Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10370 articles
Browse latest View live

Martin Ntiyamira arasaba Perezida Kagame gufata ikiruhuko cy’izabukuru!

$
0
0

Kuri Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

Nyakubahwa Perezida,

Maze gutega amatwi ijambo ryawe wagejeje kuri bashikibacu na basaza babo mumuhango wo gushimira ingabo no kubara inkuru y’urugamba rwo kwibohora, numvise umutima nama ariwo mutima mana umbwira ko nkwiye kongera kukwandikira nkakwibutsa uruhare rwawe munkuru y’urugamba rwo kwibohora kw’Abanyarwanda nkanakubaza uko wumva ushaka gusoza urwo ruhare rwawe muri iyo nkuru y’urwo rugendo.

Nubwo ntari mpari bwose ariko reka twibukiranye, ibi ngiye kukwibutsa ntitwarikumwe ariko umutima wange urampamiriza ko ariko biri, niba atariko byagenze nawe unkosore umbwire ukuri uko ariko:

Urabizi neza ko watangiye urugamba nabi, ugatangira uhemuka, ugahemukira Imana n’Abanyarwanda; niko biri, umutima wange urabigushinja ko ari wowe wishe/wicishije ugambaniye uwari incuti yawe yo mu bwana Major General Gisa Fred Rwigema, ariwe wari uyoboye urugamba bigatuma Inkotanyi zihinduka Impehe, arizo ngabo zitagira umutware bikaziviramo gutatana no gushirira kurugamba. Iki cyaha nicyo cyaha k’inkomoko kuri wowe nicyo cyakubyariye gukora ibindi byaha byose wakurikijeho. Wagikoze kubera irari ry’ikuzo n’icyubahiro, ariko ngirango umaze kubona ko imbuto cyakwereye ari ugusuzugurika n’amahoro make kubera ko gihora kigukomanga kumutima.

Ntiwarekeye aho, ahubwo umaze kumenya neza ko abo wari watumye basohoje umugambi wo kwica incuti yawe Rwigema, waje kurugamba ngo ugere kukifuzo cyawe cyo kumusimbura kubuyobozi, niko gukomeza munzira wari watangiye wica/wicisha abari bungirije Rwigema bose barimo ba Major Bunyenyezi, Peter Bayingana, na Lt. Col Adam Wasswa, n’abandi benshi wenda utanibuka,…. aribwo wahereyeko ukomeza kurwana no kugira ibanga ko ari wowe wishe Rwigema na bagenzi be bandi…..nuko uhera ubwo wica/wicisha abo watumye kugukorera ayo mahano ngo bapfane ayo mabanga ejo batazavaho bakuvamo bakayamena………..kugeza nanubu urakica wibwira ko aribyo bizakuzanira amahoro…… nonese ubu ntumaze kubona ko gukomeza muri iyo nzira bitazapfa bikuzaniye amahoro?

Rero Nyakubahwa Perezida,

Harageze ko wibaza uko uruhare rwawe muri uru rugendo rwo kwibohora kw’Abanyarwanda rukwiye kurangira; urumva wifuza ko rurangira rute? Umusozo ushaka kuruha ni uwuhe? Urashaka ko rurangira nabi nkuko warutangiye? Cyangwa urashaka ko rurangira neza byibuze? Uti ese hari amahirwe yuko rwarangira neza aho ibintu bigeze? Singiye kukubeshya ayo mahirwe ni make ariko arahari uramutse ubyiyemeje. Yego urananiwe ufite n’imbaraga nke zo kubikora kubera ko amaraso n’ubuzima bw’Abanyarwanda umuze guhitana bukuremereye cyane; ariko wicishije bugufi ugasaba Imana imbabazi, yakubabarira ikanakubashisha no guca bugufi imbere y’Abanyarwanda kandi natwe twakubabarira tukagusindagiza tukaguha ikiruhuko kuko nkuko wabyivugiye abantu twese hari igihe tuba abanyantege nke tukagwa mu cyaha cyangwa mu byaha.

Uti ese mbigenze nte?

Nongere mbigusubiriremo: Ca bugufi usabe Imana imbabazi, hanyuma ugirire ibambe Abanyarwanda ubasabe imbabazi, ushake umuhuza mugihugu kidafite aho kibogamiye, atumire inama y’Umushyikirano hagati ya leta yawe n’abanyamashyaka mutavuga rumwe atibagiwe n’Umwami Kigeli V maze mwigire hamwe uko ibibazo by’igihugu cyacu bikwiye gukemuka

Ibikwiye kuva muri iyo nama:

Icyambere mukwiye kwemerannwa ko Umwami Kigeli V agaruka mu Rwanda hagashyirwaho Ubwami bugendera ku itegekonshinga bibanje gusabwa abaturage berekwa ko bizabazanira amahoro arambye na demokarasi nyakuri. Icya kabiri gikwiye kuva muri iyo nama ni ifungurwa ry’urubaga rwa politike n’imfungwa za politike zose, hakabaho ubwisanzure kumashyaka bwo gukorera mugihugu batikanga kwicwa cyangwa kugirwa inabi iyo ariyo yose. Icya gatatu gikwiye kuva muri iyo nama, ni uko wowe Kagame wafata ikiruhuko kizabukuru ukava murubuga rwa politike kubera ko byagarura ikizere cy’uko abantu batazakomeza kwicwa nk’uko bikorwa ubu.

Nonese wowe urumva ukwiye guhitamo kurangiza urugendo uko warutangiye? Urumva ushaka kugenda wisasiye indi mbaga y’Abanyarwanda? Urumva ushaka kurangiza nkuko Gaddafi cyangwa Saddam barangije? Imana ni Inyembabazi, irakurembuza ngo ikugirire impuhwe iguhe amahoro wari warabuze kugeza ubu.

Guhitamo ni ukwawe, hitamo neza, icyo ukeneye ni uguca bugufi gusa.

Murakarama.

Martin Ntiyamira

Victoria, BC, Canada.


IMPAMVU BARWANYA DEMOKARASI

$
0
0

Demokarasi tubwirwa ko ari ububasha bw’abaturage bwo kwitorera ababayobora kandi aba batowe bagakorera inyungu rusange z’abaturage babatoye, ibirenze ibyo uwavuga ko ari imburamumaro ntiyaba abeshye. Kuki Afurika ikomeje kurwanya demokarasi? Kuki hakomeje kubaho amacakubiri ashingiye ku moko, uturere, inkomoko, amadini, uruhu, igitsina n’imyemerere? Kurikira hepfo uramenya impamvu abategetsi ba afrika barwanya demokarasi.

Ubusanzwe nta muntu waremwe ngo ase n’undi haba mu mico cyangwa imiterere, kandi n’impanga ntizitekereza kimwe, byanze bikunze iyo witegereje neza usanga zitandukanyijwe n’akantu runaka. N’abantu bose rero ntibagomba kubaho kimwe, kandi ntabwo ibi byakabaye impamvu yo kwangana bigezaho kuvushanya amaraso no kurimburana ngo muritwaza amoko. Iyi turufu yo gucamo ibice abaturage ikoreshwa n’inkorabusa z’inda nini, zihungira muri politike gushakirayo amaramuko, aho kujyana yo ubwenge n’ishyaka byo gukorera ababatoye.

Afrika ni umugabane utarahiriwe no kugira demokarasi bitewe ahanini n’ubujiji bw’abategetsi bayo uko bagiye basimburana, abenshi muri bo babaye abategetsi kubera barushaga abaturage amaboko, ubukire, ubugome, irari rirenze, inda nini no kwifuza bya hato na hato, maze aho bafatiye ubutegetsi bakaryoherwa nabwo bigashyira kera, kuburyo babanza kwikiza ubukene, no kwikiza abo bita “abanzi babo” maze amakosa bakora bajya ku butegetsi akababera ububata bubagusha mu mutego wo gutinya inkurikizi z’ibikorwa bigayitse baba barakoreye abaturage. Aho rero niho usanga izingiro ryo kugundira no gutegekesha igitugu kuri benshi, bikurikirwa n’intambara zo kubarwanya cyangwa itembagazwa ry’ubutegetsi “coup d’Etat” kuko abaturage baba babona ko ntayindi nzira basigaranye uretse iyo gukoresha ingufu bakirukana umutegetsi mubi uba wanze kuvaho ku neza.

Muri afrika kandi niho usanga ingeso mbi yo kwitiranya Leta n’umutegetsi, urugero rwa hafi nko mu Rwanda, iyo uvuze amakosa akorwa na Perezida Kagame uba uhindutse umwanzi w’igihugu cyose, aho igihano uhabwa kiba kirenze kure ibiteganywa n’amategeko asumba ayandi, aho wicwa kandi igihano cyo kwicwa cyaravanywe mu mategeko y’u Rwanda. Politiki yitiranywa n’ubutiriganya aho kuba “uburyo bwo kuyobora igihugu”, abanyepolitike bakitiranwa n’abatekamutwe b’abagome akenshi kuko aribyo bakora, maze kwitwa umunyepolitike utavuga rumwe na Leta iriho bigahinduka sakirirego kuburyo bigutera kuba icyohe n’igicibwa mu muryango, biviramo benshi kurebwa nabi ndetse bishobora gucisha abenshi umutwe nkuko twabibonye kuri ba Rwisereka Andre Kaggwa, Seth Sendashonga, Gatabazi, Agatha, Karegeya n’abandi.

Dusubiye ku mpamvu zituma abategetsi b’abanyafurika batinya demokarasi twavuga ko zikubiye mu bice bitatu by’ingenzi:

a)  Hari uburyo bajyaho: Akenshi aba bategetsi bafata ubutegetsi bitanyuze mu matora, inzira nyinshi twagiye tubona bakunze gukoresha ni iz’imbaraga, kandi izi nzira ubwazo zigira inkurikizi, kuko muruko gukoresha ingufu, hari benshi babigenderamo kandi bazize amaherere, hasenywa byinshi kandi ababiri inyuma akenshi usanga ari abagambanyi baba bashyigikiwe n’amahanga, maze bamara gufata ubutegetsi bakita ku nyungu z’ababashyigikiye bakabatera inkunga aho kwita ku benegihugu bashinzwe. Aha ntibikunze kuvugwa, abaperezida benshi ba Afurika batoranywa n’ibihugu by’ibihangange nka USA, Ubufaransa, Uburusiya, Ububirigi n’ibindi by’i burayi.

b)  Imishinga batunganya mugihe cy’ubutetegetsi bwabo: Umushinga uruta iyindi aba bategetsi ba Afurika baba bafite mu mitwe yabo bafata ubutegetsi ahanini ishingiye ku kurwanya ubukene no kwikungahaza mu buryo bwihuse, aha rero niho usanga bashyira ingufu mu gusahura ahari ubutunzi hose, ndetse bigahinduka gahunda nyamukuru ya Leta bayoboye, sibo bonyine kandi niyo bapfuye kugira agatima ko gukorera abaturage babo bahura n’inzitizi zo kwishyura imyenda baba barafashe y’intwaro bakoresha n’andi masezerano (aha ndavuga amasezerano yo gusahurira no kugambanira abaturage babo) baba baragiranye n’ababatiza imbaraga b’abanyamahanga bagizwe ahanini n’ibihangange by’isi udasize n’imbaraga zidasanzwe bakomora ku mwami w’Isi. Ibi rero byo kuba baba bafite ababishyuza kandi bafite imbaraga bituma ntacyo bamarira abaturage maze ahubwo bakabahutaza, ushatse kubaza impamvu akicwa, maze igihe bihaye cyo kuva ku butegetsi cyagera bagasanga ntanakimwe bamariye abaturage bashinzwe, ubwoba bukabataha, maze bakwibuka n’imanza zibategereje z’abo bahitanye bakiyahuza kugundira.

c)  Gutinya ingaruka n’inkurikizi z’amabi bakoze:  Abategetsi ba Afurika ni abantu nkatwe twese, ariko abenshi usanga barokamwe no gukora amabi, bakibagirwa ko hazabaho umunsi babazwa n’abaturage icyo babamariye, cyangwa se ko hazabaho kuryozwa ibikorwa by’ubugome bakoze mugihe cy’ubutegetsi bwabo. Aha rero niho umutego mutindi ushibukana nyirawo maze bagatangira kwigisha abantu ubudasa bwabo ngo bakunde bareme intambara zirangaza zikanatera ubwoba rubanda ngo batabaza iby’amatora.

Gucamo abaturage ibice ni intwaro y’abategetsi benshi bazirana na demokarasi, kuko ubumwe butuma habaho gushyirahamwe no kwihitiramo ikibereye igihugu runaka. Intambara zose zivuka mu macakubiri, niyo mpamvu abanyagitugu bahozamu kanwa kabo imvugo zitanya, bahora baremera igihugu abanzi batanahari, akantu kose bakarebera mw’ihangana ry’ibice bibiri bishyamiranye, bakora kuburyo bakwirakwiza ibihuha maze bakarema mu baturage umwiryane kugirango bakomeze barye imitsi ya rubanda nta nkomyi.

Nta mutegetsi ufata ubutegetsi ku ngufu ngo yifuze kuburekura binyuze muri demokarasi, impamvu nta yindi, nuko izo ngufu ziba zikubiyemo amahano baba batinya kuzabazwa.

Nkaba nanzura mbasaba kugerageza kwima amatwi amakuru, amadisikuru, inama, ibihuha ndetse n’umuco mubi ukwirakwiza n’abanzi b’amahoro bagamije kuryanisha abantu, cyane cyane abanyarwanda bakomeje kurangwa n’umwiryane ushingiye ku moko, boshye harubwoko bwakwihandagaza bukatwemeza ko haricyiza bwatumariye kurusha ubundi. Nkaba ntasoza iyi nyandiko ntasabye abanyarwanda kwigira ku bwoko bw’abatwa bukomeje kwitandukanya no kwiheza mu bibazo bikomereye u Rwanda.

Nimucyo dushyire hamwe, twange akarengane, ivangura no gutotezwa cyangwa gutoteza benewacu. U Rwanda ni urwacu twese, nimuve mu bujiji twimakaze demokarasi idashingiye ku moko cyangwa ubwinshi, ahubwo demokarasi ishingiye ku bushobozi bwa buriwese no guhitamo icyiza udakurikije isura yacyo. twime amatwi abatwigisha ko naka ari umwanzi w’igihugu, ntawanga aho yaboneye ibyiza, kandi twese nibyo twifuza, igihugu ni jye nawe, twese hamwe twange ikibi, twange igitugu n’inda nini.

 

Kanyarwanda.

UBUTUMWA BUGENEWE ABANYARWANDA BOSE CYANE CYANE ABAGIZE OPOSITION NYARWANDA

$
0
0

Banyarwanda banyarwandakazi,  namwe nshuti z’u Rwanda, Tumaze Iminsi dukurikirana imyitwarire, imvugo, imigirire, n’inyandiko z’abavuga ko bashishikajwe no Gushakira amahoro abanyarwanda, tukaba rero twarifuje kugeza ubu butumwa twizerako buzagira umumaro kurii buri wese ukunda U Rwanda , kuko aho abanyarwanda tugeze kuri uyu munsi imitima irarushye ndetse abesnhi dusigaye twibaza aho umucunguzi azava bikatuyobera:

Ku bibera mu Rwanda rw’iki gihe, intero niyayindi, Ivanguramoko, ryarushije ubukari, umuhutu muri uru Rwanda agenda yubamye umutwe ureba mubutaka, FPR iririmba kuba umuryango w’abanyarwanda ariko turibaza niba abayobozi bayo baravutse kubantu bikadushobera. Insengero ziba zuzuye kuko abanyarwanda tubeshya ko tuzi Imana, ariko urwango ruriho ndagirango mbamenyesheko rutigeze rubaho kwisi. Ibyo byose kandi bikorwa ariko ntawahingutsa ngo agire icyo avuga, abantu bahisemo guceceka,  kubanyarwanda bari hanze, mujya mwibaza ko hari abo muzasanga, nimusubize amaso ahayo kuko Kagame we ubwe yarivugiye ngo Nyamwinshi kuki yo itaba nyamuke. Iyo rero mwirirwa muririmba ngo nyamwinshi, twumvako ari bamwe muheruka u Rwanda muri 1994 MUTAZI IBIRI KUBABA, ubu Kagame afite igikoresho Kitwa Ibingira, Jack NZIZA, n abandi biyemeje gukoresha, amarozi, amasasu, no Guca imitwe, ngo hatazagira rwose akarokoka.

Ndakeka mujya mwunva ibyo kwibuka byaburi gihe, mwumva ngo hataburuwe imirambo, ngo yo muri 1994, ariko tubona ntacyo mubyitayeho, mwarimuziko FPR ifite gahunda yo kwica nibura 1000 kumwaka muri buri karere ngo ikomeze yereke amahanga amahano yabaye iyitirira mwe mwese? Mwibaze namwe, U Rwanda nuko rungana, uyumunsi ngo haracyaboneka abantu bari baraburiwe irengero? Ibyo murabyibaza?

Mwumva ngo murwanda abantu bariga? Ngo bigira ubusa? Ninde muhutu wakwemererwa mumashuri ya Leta? Ko ubuntu bwigira abatutsi gusa? Se nimwibaze koko aho umuntu wavuye muri Congo, Burundi, Uganda, ubu abana babo bishyurirwa na FARG, nk’ abarokotse Genocide? Ese ubwo murumva iyo politiki?

Intego Nyamukuru ariko y’ubu butumwa n’amahano dusigaye tubona hagati y’abavugako bazabohora abanyarwanda, mutwemerere tubagarukeho, kandi ariko ntitugamije kugira uwo dutesha umutwe, cyangwa ngo tumucire urwa Pilato, ariko turagirango mwibuke ko mwadusize, kandi ko kutadutabara Imana izabibabaza

  1. Tumaze Iminsi twumva umwiryane uri hagati y’amashyaka , kandi yose avugako arwanya FPR, tukumva atariko biri. Reka nibarize TWAGIRAMUNGU FAUSTIN, HABYALIMANA EMMANUEL,  RWAKA THEOBALD; ntimwabaye muri ikigihugu, nticyabananiye kubera ubuhotozi buba muri uru Rwanda, iyo mutangiye yamatiku yatumye Mwirukana Habyalimana mumurega kuba Umukiga cyane, none ubu Twagiramungu aho kwibagirwa ibyo byose wakoze ntugire inyungu n’imwe ubibonamo, ubu ukaba wumva abantu bose bavuka I Cyangugu bagomba kugukurikira wumva ushaka kuza kudutabara?  Habyalimana, birazwi wenda ko MRND yari yaraguhemukiye bitari cyane kuko  mutumvaga bimwe nawe kandi ntiwari miseke igoroye, none ye ari FPR yaguhaye ubuminisitiri ishaka kukwirenza, n abaguhemuke mbere isomo wakuyemo n’irihe? Rwaka uziko ikyakunanije nubwo ingoma mpotozi wayitinyaga, ariko nawe uziko ukuri kwawe ntawakumenya, none utangiye kubura aho uhagarara;  amaherezo?
  2. Ndashaka Kugaruka kubantu bo muri RNC, ko muzi neza ubwicanyi FPR yakoze, kandi ko muzi ko ibahiga kurusha abandi bose, ubu mukaba muhora mumagambo gusa, mwumva kuvugira za AMERIKA n ahandi, aribwo butabazi, Igituma mutegera abo mwahemukiye ko tuziko mwabasabye imbabazi n’ikihe?
  3. FDLR  twe dufata nk’ingabo zatsinzwe ariko twumvako zabonye isomo zuko ibice bidashobora kunesha urugamba, none tubabazwa cyane, nukuntu muvuga ngo ubu noneho mwashyize hasi intwaro, turabizi amahanga ntaboroheye ariko mumenyeko nabandi bibeshye ngo baratahutse, nk’uko mubizi ONU ivuga ko hatahutse abarenga ibihunbi 11, ariko mureke mbabwire ukuri, ubu uje gukora ibarura muri uru Rwanda ukaba washobora kubona nibura ibihumbi 5 nabyo nyine bibikiwe ifuni n umuhoro? Ntibishoboka kuko abenshi bashiriye mumagereza cg kugafuni. Nonese mwumva Kagame rwose azabareka ngo muraje mubanye nawe? Ye nimuze, azabareka umwaka umwe, ibiri, ariko mumenyeko yarahiye ko Ntamuhutu wabayeho kungoma ya MRND yaba yarize atarize, umusirikare cyangwa umusivili, uzaba murwanda ategeka, keretse ibikoresho bye nabyo bitariho, urugero: Rucagu, MAKUZA, Bazivamo, HABUMUREMYI, aba uwababwira ubuzima bariho mwakumirwa, ubwo imiryango yabo yashiriye mumagereza, akndi bazira ubusa, ariko bakaba basa nkaho ntacyabaye.
  4.  Inkuru yatesheje abantu umutwe muminsi itambutse ni iy’umujenelali witwa Mupenzi Jean de la PAIX, tubwirwa ngo akorera FPR, twarabyumvishe gusa turumirwa kuko twabonyeko , uko bakabivuze abahutu mukunda amafaranga ndetse amashyali nitutayashyira hasi ntaho tuzagera, tuzakomeza tube ingaruzwa muheto, kandi niba tutisubiyeho, reka Kagame adutegeke, ikindi twabonye nuko hari uguhubuka cyane, Basomyi kandi banyarwanda; twabonye ibyagiye byandikwa bituma twibaza niba koko hari opposition igamije gucyura abantu, cg abenshi mugamije kugomeza gushaka imfashanyo z’abazungu no gukiza imiryango yanyu gusa mubeshya amahanga. Uyu Gen Dr Mupenzi ,Gen Kayumba Nyamwasa na Rusesabagine nibo  buntu ubu uhangayikishije FPR kuko nk uyu Mupenzi yamuhaye amabanga yose y’urugamba, y’ahahishe intwara mumashyamba ya Congo, arangije ayereka igihandure, Inkuru yatugezeho yukuntu yafungishijwe namwe muzi neza , bigakorwa na mubyara wa Twagiramungu witwa Desire ubana na Pastor Shukuru bafite itorero ahitwa ahitwa Kiboliya ya Zambia-Lusaka, twibaza niba koko Twagiramungu atari abizi? Tukibaza, niba Twagiramungu ashaka kubohora abanyarwanda atari ukwishakira ikyubahiro? Yagirira ikizere gute DESIRE secretaire (umunyamabanga mukuru ) wa Shukuru bizwi neza ko akorera Kigali anabyiyemerera?

NB: Amakuru twamenye niba atariyo byaba ari mahire, ariko bibaye aribyo, turabasaba kwisubiraho kuko abahemukiye abanyarwanda nibenshi, ubu turabasaba gusabana imbabazi: Muribuka mwese inkuru yakwiyeko Twagiramungu yakiriwe DODOMA-TANZANIA, nyamara abantu bamenyeko ari Gen Dr MUPENZI wari uriyo ahubwo FPR ibura inkuru nyayo; Twagiramungu Wibuke ko igihe wari Lyon muri France, wemereye abantu ko aribyo, kandi nawe ubizi neza? Twamenyeko Gen Mupenzi ageze Zambia yabwiye abantu ko atari Twagiramungu ahubwo ari undi muntu (bishoboka wenda kuba nawe yarivuze kuko abantu benshi bishakira kubahwa) , iyonkuru rero bikaba bivugwako ariyo Twagiramungu yagendeyeho asaba abantu be bari Lusaka kuko byagaragaraga ko agiye kuyatamo, bakoresha uwitwa Damascene uzwi kwizina rya Gaheza, mumugerekaho kuba akorana na FPR, ntamuntu wo mugihugu mwabajije, twese tuzi uburyo FPR yatare umutwe amaze gutorokana abasilikare. Ibyo banyarwanda, bantu mushaka kubohora abanyarwanda, iyo mikorer murumva itabadindiza?

Ikiduhangayitse kurushaho nuko mwese muvugako murwanya  umwicanyi tuzi twese Kagame ariko mukongeraho ngo uyu avuye mu Rwanda vuba? Ngo uyu ni uwakera? Uyu ni umukiga, uyu ni uw’icyangug.  Twumva kandi ko abenshi ngo mufite ubucuruzi bukomeye hanze iyo, mwubatse amazu, amamodoka.  Mwibaze, mwumva bumariye ikibi ababakomokaho bagiye kumarirwa ku icumu?

Ikibazo Nshaka kwibariza: Pr Minister Twagiramungu FAUSTIN, Minister Gasana Anastase, Minister Rwaka, Minister Habyalimana, Gen Kayumba Nyamwasa, Gen Dr Prof Mupenzi Jean de la Paix, Dr Rudasingwa Theogene, Procureur Gahima, Rutayisire Boniface, ….n’abandi, ko muzi ingoma ya FPR, mukaba muzi uburyo ibahiga, mukaba kandi muziko kagame ari kwica abantu mumayeri namwe muzi ndetse mwemeraga mugihari ; mukaba mwaragize ubutwari bwo kumuhunga no kuvuga ibibi by iyingoma. Kuki mudashyirahamwe ngo mudutabare kandi ko mufite ubushobozi? Kuki mudashyirahamwe ngo muhamagare FDLR mwemere mukorane nayo kuko  bo ubwabo hari ibyo bahishwe; ariko mukarengera abanyarwanda? Ni ikibazo kiri hagati y abahutu n abatutsi gituma mutegereana? Kuko muziko mwese Kagame ashaka kubaca umutwe, turabasaba ngo mwemere ikyo azabita cyose, ariko mudukize ingoyi.

Banyarwanda mwese turabasaba kureka ingeso mbi yo gukomeza kurya udufaranga twa Kagame kuko azatubarutsa ngo mugambanire abandi, mumenyeko Kagame ari umu eliminati, ibye ni ukunywa amaraso, ntawe azababarira waba hutu waba Tusti? Niba mudukunda nimushyire hamwe, imbere mugihugu, ntituzabatenguha, arikose ubu twamenya dushyigikira nde? Mudukure kungoyi.

Tubifurije amahoro n’amahirwe iteka

Bikorewe i Kigali, kuwa 12/07/2014

BIRAMAHIRE SALVATOR

Leta ya Tanzaniya yongeye gusaba ko Leta y’u Rwanda yagirana ibiganiro na FDLR

$
0
0

Leta ya Tanzania yasabye abaserukila ibihugu byabo muri Tanzania gufasha umugambi w’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu byo mukarere k’ Afurika y’amajyepfo SADC mu gushakira umuti ikibazo cy’ingabo za FDLR ziri muri Republika Iharanira demokarasi ya Congo ziregwa guhungabanya umutekano mugihugu cy’u Rwanda.

Nyuma yo kubona ukuntu ingabo zahoze mu mutwe wa m23 zatsinzwe kurugamba n’ingabo z’umuryango w’abibumbye zari ziyobowe na Tanzania, Umurwi w inyeshamba za FDLR zatangaje ko zigiye gushyira intwaro hasi zigasubira mu Rwanda.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, umushikiranganji w’imibano n’amahanga wa Tanzania, Bernard Membe, yavuze ko bamaze kubona iyo baruwa mu muryango wa SADC bahuye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa karindwi mumurwa mukuru wa Angola, Luanda, bahitamo kwemera icyipfuzo cy’izo nyeshamba za FDLR zishaka guhunguka zigasubira iwazo mu Rwanda.

Bernard Membe yavuze ko bayeretse leta y’u Rwanda, bayibaza niba izi neza amazina y’ abantu baregwa ko bagize uruhare muri jenoside kugirango bazashyikirizwe inkiko binyuze mu mategeko, basaba umuryango w’abibumbye n’imiryango mpuzamahanga gufatanya n’umuryango wa sadc mugushyigikira umugambi w’amahoro wa FDLR mu gukemura ibibazo bafitanye na leta z’u Rwanda na Congo.

FDLR ngo igomba gushyira intwaro hasi ikajya mu buzima busanzwe, abari abasirikare kabuhariwe bakajyanwa mu gisirikare cy’u Rwanda, ibyo bikazakorwa na SADC, umuryango w’abibumbye, leta ya Congo na leta y’u Rwanda.

Umushikiranganji w’imibano n’amahanga wa Tanzania, Bernard Membe, yavuze ko ingabo za FDLR zahawe amezi atandatu kuzaba zamaze kwitegura muricyo gikorwa, bitaba bagashaka ubundi buryo bwo gukemura icyo kibazo.

Ntawuzi uko leta y’u Rwanda izakira izo ngamba za SADC kuko leta y’u Rwanda irega uwo mutwe wa FDLR kugira uruhare muri jenoside yo muri 94 no gukomeza guhungabanya umutekano mu Rwanda.

BBC

BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI: NIMUKANGUKE BURAKEYE!

$
0
0

Abahanga mu byerekeye imigenzereze ya muntu (psychologists) n’abahanga mu gusesengura amateka (historians) bemeza ko “banyamuke” (minority) bategekesha igitugu. Iyo abaturage bo mu gihugu iki n’iki bagize ibyago banyamuke bakagera ku butegetsi, ubwo nyine baba bagushije ishyano, kuko bashyiraho ingoma ishingiye ku’ iterabwoba: bagafunga, bakica, ibyiza by’igihugu bakabyiharira maze rubanda bagasigara barebera nk’aho igihugu batagifiteho umugabane.

Iyo rubanda nyamwinshi irambiwe, igatangira gusaba uburenganzira bwabo, basaba impinduka mu nzego zose, ubutegetsi bw’igitugu burushaho gukaza umurego  mu gushiraho ibihano bikaze byo guhahamura abaturage ngo bakunde baceceke. Ariko burya rero, iyo abaturage barakaye bagahaguruka, ntawe ubahagarara imbere.

Ingoma z’igitugu zabayeho kuva kera, kandi zabayeho mu mpande zose z’isi. Reka turebe bamwe mu banyagitugu bari barayogoje Uburayi, turebere hamwe aho bahuriye n’umunyagitugu woretse akarere k’ibiyaga bigari ariwe Pawulo Kagame.

Burya koko ngo amateka yisubiramo

Uko ibihe bigenda bisimburana, ni nako ubutegetsi bugenda buvaho, bugasimburwa n’ubundi. Hari ubwo ubutegetsi bushya bugiyeho usanga bunogeye abaturage, cyangwa ubutegetsi bushya bukarushaho kubera umuzigo abaturage, kubera kubakandamiza. Hari ibyo rero usanga amateka agiye ahuriyeho, nko kubona ikinyejana iki n’iki kigira abami cyangwa abayobozi bitwaye nk’abo mu bihe byashize. Hari ababa barateje imbere imibereho y’abaturage ndetse bagateza imbere n’ibihugu byo mu karere baherereyemo. Hari n’abandi bategetsi babayeho bateza intambara mu turere batuyemo akenshi aba baba bagizwe n’agatsiko k’abantu kabaho gakoresha iterabwoba.

Muri iyi minsi rero, imyitwarire ya Pawulo Kagame nasanze ifite byinshi ihuje n’ingoma y’umwami LOUIS XVI wo mu Bufaransa. Ariko Pawulo Kagame we afite akarusho. Ku matwara yo gukandamiza abaturage be, hiyongeraho  ubugome bwa mpatsibihugu  bumeze nk’ubw’umunyagitugu HITLER  w’Umudage washakaga gutegeka Uburayi bwose ndetse n’isi yose yitwaje ko ngo ubwoko bwe aribwo bwiza, bwaremewe gutegeka  andi moko. Tugarutse kuri Louis XVI, amateka atubwira ko Abafaransa babayeho nabi mu gihe cy’uyu mwami. Agatsiko k’abantu bari bamukikije kari karigaruriye ibyiza by’igihugu cyose, mbese abaturage barahindutse abacakara nko mu Rwanda rwa FPR y’iki gihe. Uko byaje kugenda ni uko abafaransa bagezaho bakarambirwa, maze barahaguruka, biyemeza gukuraho uriya mwami n’agatsiko ke. Iyo mpinduka niyo yiswe “Revolution Francaise”. Rubanda nyamwinshi yari yarakandamijwe yishize hamwe, maze igira ingufu, ishyira igitutu ku ngoma ya Louis XVI maze Revolution iratangira. Umwami n’ibyegera bye bitifuzaga kugabana ubutegetsi n’abo bitaga abakozi babo, aho kumva akababaro k ’abaturage  ngo bunamure icumu, ahubwo bakajije umurego mu kubahohotera, ndetse bashyiraho n’imashini bitaga guillotine yo gukata imitwe y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Nyamara ibyemezo umwami n’ibyegera bye bari bamaze gufata ntibyaciye intege Abafaransa, ahubwo bakajije umurego, kugeza ubwo bahagurutse biyemeza kurwana n’ingabo z’umwami. Kubera akababaro bari basangiye byatumye bashobora gushyira hamwe maze batsinsura ingabo z’umwami. Umwami yaje gufatwa mpiri maze bamucira urubanza ku manwa y’ihangu, maze abaturage bose bemeza ko umwami wabo acibwa umutwe na guillotine. Ubu buryo  bwo kwica bwari bwarashizweho n’umwami ubwe  n’agatsiko ke kugira ngo bice nabi abamurwanyaga. Ku italiki ya 21 Mutarama 1793, nyuma y’umwaka umwe gusa Louis XVI ashizeho guillotine, bamukatiye urwo gupfa kandi bemeza ko yicishwa na guillotine we ubwe yari yarashizeho!!! Mbese byabaye nk’ibya Kamegeri n’urutare rwe.

Undi munyagitugu wazengereje isi ni uwitwa Adolph Hitler w’Umudage afatanije na Mussolini Bonito ukomoka mu gihugu cy’Ubutaliyani. Aba bagabo bombi ngo bari inshuti zikomeye cyane ku buryo bageze naho  basinye amasezerano yo gutabarana (1936) mu gihe kimwe muri ibyo bihugu gitewe. Aba bagabo bombi bakaba aribo batangije intambara ya kabiri y’isi mu w’1939 ubwo Hitler yateraga Pologne, agafata n’ibindi bihugu byinshi byo ku mugabane w’Uburayi. Bitewe n’irari ryo kwiyemera; dore ko Hitler yavugaga ko Abanazi (twagereranya n’Abega n’Abanyiginya mu karere k’ibiyaga bigari) aribo beza mu moko yose atuye Uburayi, ngo kubera iyo mpamvu bagomba gutegeka andi moko yose ari muri kariya gace. Ibyo bitekerezo yabyinjije mu Banazi bose, maze baramuyoboka, biyemeza kugaba ibitero mu bindi bihugu, aho bishe inzirakarengane zitagira ingano, ari nako basahura imitungo yabo. Abanyamerika, Abongereza babonye ko Hitler na Mussolini bakomeje umurego wo gushora abantu mu ntambara no gutera akajagari, nibwo biyemeje gufatanya n’Abarusiya ngo batangatange ingabo za Hitler n’iza Mussolini. Nibwo bohereje abasirikare kubarwanya. Igitero kimwe cyaturutse mu majyaruguru y’Afurika, cyerekeza mu Butaliyani, ikindi gitero gituruka Normandie (mu Bufaransa) ku mataliki ya 6 Kamena 1944. Ingabo zaturutse mu majyaruguru y’Afurika zashegeshe bikomeye ingabo za Mussoloni, maze abaturage bamuta muri yombi ahunga. Bamukubita inkoti zitubutse, we n’ibyegera bye, ubundi barabamanika nk’uko byari umuco wo kumanika abagome muri icyo gihe.

Ingabo zaturutse i Normandie nazo zashoboye gutsitsura ingabo za Hitler, maze zimwe zifatwa mpiri n’ingabo z’Abongereza,  Abafaransa,  n’Abanyamerika. Hitler yumvise urupfu rwa mucuti we Mussolini, yumvise ko ingabo ze zagizwe ingaruzwamuheto mu Burengerazuba bw’Uburayi, yumvise uko ingabo ze zakwiye imishwaro mu burasirazuba aho Abarusiya barimo bizirukankana, Hitler ntiyategereje ko ingabo z’abanyamahanga zimufata, ngo yahise yiyahuza uburozi bwa cyanure, yirasana n’isasu mu mutwe. Ni uko ibyo kuba umwami w’isi birangirira aho.

Byifashe bite mu karere k’ibiyaga bigari?

Mu karere k’ibiyaga bigari Abega n’Abanyiginya bahuriye mu ishyaka rya RPF bakaba  bayobowe na Pawulo Kagame  bafite polotiki isa mahwe n’iya Hitler n’ishyaka rye ry’Abanazi. Uyu mugabo Pawulo wunze ubumwe na Kaguta Museveni w’umuhima twagereranya na Mussolini, bamaze iminsi itari mike bagerageza kwigarurira ibihugu byo mukarere, ariko Imana igakinga akaboko. Aba bagabo barimo gushaka amaboko hirya no hino mu migambi yo gushora akarere kose mu ntambara ikomeye. Nyuma yo kwigarurira u Rwanda  batewe inkunga n’ibihugu by’ibihangange nka Amerika, Ubwongereza ndetse na Islaheli bakomeje intambara bashaka kwigarurira Sudan y’Amajyepfo na Congo-Kinshasa. Kuri Congo-Kinshasa aba bagabo bombi bagerageje inshuro nyinshi kwigarurira iki gihugu ariko abaturage ndetse n’ibihugu by’inshuti za Congo-Kinshasa, cyane cyane ibiri muri SADC bibabera ibamba. Imigambi yabo ikaba igenda iyoyoka buhoro buhoro kubera ibihugu byabashyize ku butegetsi bimaze kumenya ko bariya bagabo bombi ari ababeshyi n’abicanyi kabuhariwe bo mu karere ndetse no muri iki gihe tugezemo. Kubera ko babonye ko amahanga yabahagurukiye barimo kugerageza kwihererana abayobozi ba Kenya ngo babafashe kurwana urugamba rwo gufata ibiyaga bigari. Ariko ibyo dukeka kandi dushobora kwemeza ni uko abayobozi ba Kenya batazaza kwijandika mu ntambara yo kurimbura inzirakarengane, nta n’inyungu igaragara babifitemo, kandi ibibazo bifitiye mu gihugu imbere ntibyoroshye ku buryo bajya muri ziriya gahunda za Kagame na Kaguta. Ikindi abayobozi ba Kenya bakwiye kumenya ni uko abantu bafite imigambi ya mpatsibihugu batagira inshuti.Ubucuti bwabo ni ubw’igihe gito, baba bakina n’inyungu zabo gusa,ubundi igihe cyagera bakakugabaho igitero simusiga, igihugu bakakigira umuyonga mu kanya gato.

Mu Rwanda se bimeze bite?

Aba bagabo uko natangiye mbivuga, kandi bizwi hose, bafite imigambi mibisha yo kurimbura abahutu mu karere k’ibiyaga bigari, bafatanije n’ibisambo, abasahuzi bo muri Amerika n’ Ubwongereza. Imigambi yabo rero urebye bakaba barayigezeho mu Rwanda nyuma y’aho bahirikiye ubutegetsi bwa Republika bwari buhagarariye rubanda nyamwinshi, maze bagashyiraho ubutegetsi bw’agatsiko, igitugu n’iterabwoba. Umuhutu muri iki gihe yitwa umwanzi w’igihugu, inyangarwanda, dore ko “umunyarwanda” ryahariwe umututsi wenyine! Ubutegetsi buri i Kigali muri iki gihe rero bukaba busa, bumeze nk’ubwa Louis XVI twatangiye tuvuga mu ntangiriro y’iyi nyandiko.Umunyarwanda arakora agahembwa ubusa, ubwo busabusa bamuhaye bakagaruka kubumwaka bamusaba imisanzu ya hato na hato.Umuhinzi arahinga ntasarure, ibihingwa bye barabirandura, ibindi bakabiragira amatungo ku maherere, n’ibyo yejeje bakamugurira ku giciro gito bishakiye. Mbese umuhutu ageze igihe cyo gutabarwa. Ikibabaje ni uko usanga ubu butegetsi bushigikiwe na bamwe mu bahutu biyemeje kuba ibikoresho bya RPF, aba bahutu akaba ari nabo bahoza abaturage ku nkeke z’urudaca ngo ejo batabura umugati!

Abahutu bari hanze y’igihugu nabo siba miseke igoroye. Aho bari hirya no hino ku isi, bagiye bashinga amashyaka ya polotiki, bamwe bakunze kwita opposition. Ariko ikibabaje ni uko ayo mashyaka ubu amaze kuba uburo buhuye, kandi ba Sogokuru baratubwiye ko uburo bwinshi butaryoshya umusururu!

Harya ngo ucira umupfapfa amarenga amara ibinonko?

Abaturanyi bacu b’Abarundi bakongera bati: “Ba Sogokuru bari abagabo!” None se turanze tubaye bwa buro butaryoshya umusururu? Ibibazo bireba igihugu cyacu nitwe bireba, ntidukwiye gutegereza ngo bizakorwa na banaka! Abanyarwanda bari mu gihugu bo baragowe, bategereje ko abari mu mahanga hanze baza kubatabara. Abanyarwanda bari muri Afrika nabo bakavuga ngo abari mu Burayi babitubereyemo. Abanyaburayi nyamara numva ibyabo ari birebire! None se  niba bafite amashyaka angana na bwa buro buhuye navugaga murabona bazatugeza kuki? Nibo birirwa bandika inyandiko zisebanya hagati yabo, zisesereza bagenzi babo bitwa ko bahuje kurwanya umwanzi w’igihugu.

None se Banyarwanda, Banyarwandakazi turagana hehe? Ikigaragara ni uko kugeza ubu, twananiwe kwigira ku mateka. Ba Sogokuru bashyize hamwe batsinda ingoma ya cyami yari yarabahinduye abacakara mu gihugu cyabo, maze bigobotora ubukolonize, bazamura ibendera rya Repubulika ya mbere. Igihugu cyose cyateraga intero imwe yo gushyira hamwe; ibi bikaba byarabahaye imbaraga zatumye bigobotora Uburetwa, Shiku n’Ikiboko. Ariko kubera kwikunda birenze urugero, abategetsi beza Imana yari yaduhaye ndavuga nka Nyakwigendera Gregoire Kayibanda n’abafasha be, twabakoresheje nabi, maze inyungu za rubanda turazibagirwa. Dutangira kwitana amazina yo gusebanya; ingwizamuronko, induruburi, n’andi mazina adakwiye abasangiye akababaro nk’ako bari bavuyemo.

Imana yongeye kurebana impuhwe abana b’u Rwanda, maze ibaha umubyeyi Nyakwigendera Habyarimana Yuvenali, waje aririmba ubumwe n’amahoro. Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Habyarimana Yuvenali, amahoro koko yagarutse mu gihugu, maze leta itangiza ibikorwa byo kuzamura rubanda nyamwinshi. Mu gihe abanyarwanda bari bahugiye mu guteza imbere umuturage wari waribagiranye, wari wararenganijwe n’ingoma ya cyami, abatutsi nabo babonye umwanya wo gukusanya amafaranga, ndetse banasahura igihugu, bategura intambara bise iyo “kwibohoza”, ariyo njye nita “intamabara yoretse u Rwanda n’akarere k’ibiyaga bigari”.Ariko umufaransa yaciye umugani ngo “qui seme le vent recolte la tempete”. Iyi ntambara yatangijwe na RPF-Inkotanyi n’abambari bayo  muri 1990, yatugizeho ingaruka zikomeye, idusigira ibikomere ku buryo bitazoroha kubisibangana mu mitima yacu ari ku ruhande rw’abahutu, abatwa n’abatutsi. None se Banyarwanda, tuzakomeza guhiga ubutwari kugeza ryari, tuzumva ko mugenzi wacu ari ikiremwa ryari? Ni ngombwa kandi igihe ni iki ko duhagurukira rimwe tukirukana iyi ngoma yaje kurimbura ubumwe bw’abanyarwanda.

Abafaransa bamaze gucira urubanza umwami LOUIS XVI, bashizeho itsinda ryateguye Constitution  yabo, kugeza n’ubu iyo Constitution yo muri 1793 ikaba ariyo bakigenderaho ndetse n’isi yose niyo igenderaho. Birakwiye ko natwe dufatanya rero tukavanaho buriya butegetsi, maze tukishyiriraho amategeko, Constitution izagenga abanyarwanda uko imyaka izagenda isimburana.Uzashaka kunyura ku ruhande cyangwa akica iyo Constitution akajya ahanwa bikurikije amategeko. Niyo mpamvu iyi nkubiri yo KWIBOHOZA NYAKO ntawe ugomba gusigara inyuma.Umunyamashyaka ushaka gusigara inyuma azajye ahagarara, abwire Abanyarwanda n’amahanga impamvu adashaka gufatanya n’abandi. Kuko twe tubona abadashaka gufatanya n’abandi ngo bavaneho ingoma mbisha yiyemeje kuroha akarere kose mu mivu y’amaraso, dukeka ko ajijisha ngo ararwanya ubutegetsi bwa Kagame na FPR kandi abushigikiye. Uwo muntu cyangwa ayo mashyaka adashaka gukorana n’abandi, afite imigambi yo gushyiraho ubundi butegetsi bubi, buzakomeza gukanda rubanda nyamwinshi.

Ibi bihe by’ingorane turimo ni umwanya Imana yaduhaye kugira ngo twikosore, tureke kwishongora, kwikanyiza ahubwo twisubireho.Umututsi areke kwishyira hejuru, ngo ngaho yavukiye guhekwa n’umuhutu. Iyi ngoma ya Kagame na FPR yaje ije kugushyira ku murongo. Niba utarabibona, ukaba ugikomeza gutekereza ko uzarya ari uko umwana w’umuhutu akoze, uribeshya cyane kuko igihe kirageze ngo umenye ko ABANA B’IMANA BARESHYA IMBERE YAYO. Iyi ngoma izasiga Umuhutu nawe amaze guhumuka, azi neza umukunzi n’umwanzi we, azitandukanya n’ibisambo, n’abasahuzi bo batumye tugera muri aka kaga. Ingoma ya Pawulo Kagame na FPR yagaruye ubuhake, uburetwa ndetse n’ikiboko, tugomba kuyihagurukira twese. Birababaje ariko kubona kugeza ubu hari abantu batumva ko impinduka ibareba, bakumva ko  hari abandi babibabereyemo! Buri wese agomba kugira icyo yigomwa kugira ngo twirukane ubutegetsi bwa Louis XVI, Hitler na Mussolini bo muri Afurika yo hagati.

Muri iyi minsi haravugwa amashyaka arenga 20 yiyita ngo ni opposition irwanya Kagame. Njye mbona biteye isoni kumva ngo dufite amashyaka angana atyo. Ku giti cyanjye twakagombye kugira amashyaka atarenze atatu cyangwa abili. Ishyaka ryambere ni iriharanira Repubulika, nagereranya n’iry’Abapalimehutu ba mbere bari bashishikajwe n’inyungu za rubanda , irindi rikaba irishaka kugarura ubwami, ariryo nakwita Abarunari. Irya gatatu rishobora kubaho, ni ishyaka ryaza rishaka gufata impande zombie, nakwita Parti Social, nagereranya na MRND yashakaga ubumwe n’amahoro. Ntihagire unyumva nabi kuri iki gitekerezo cyanjye, gusa ndashaka kubereka ko amashyaka makumyabiri ari urukozasoni ku banyarwanda. Dukeneye amashyaka abiri gusa, ubundi bitewe n’ibyo ushigikiye, ugahitamo igihande cyawe. None se mwa banyamashyaka mwe, nimukomeza kwitandukanya, ntimubona ko mukomeza guha amahirwe no gutiza imbaraga Louis XVI na Mussoloni bo muri Afrika y’ibiyaga bigari?

Iyo usomye amateka y’Abafaransa, usanga ibyatumye Revolution ibaho mu Bufaransa harimo akarengane karengeje urugero, abantu bakoreraga ubusa, bakabaka amahoro menshi adasobanutse n’ibindi byinshi. Biriya bihe Abafaransa barimo, nibyo Abanyarwanda barimo muri iki gihe. Akarengane, uburetwa, ikiboko, noneho Pawulo Kagame yaciye iteka ko agiye kujya aturasa ku manwa y’ihangu nta rundi rubanza.Tubibutseko Louis XVI amaze gushyiraho guillotine yo guca imitwe abatamwemera, ntiyamaze imyaka ibiri nawe umutwe we abaturage baba barawukase bakoresheje ya guillotine yari amaze iminsi mike yishiriyeho. Nonese mwa Banyarwanda mwe muremeye, mwiyemeje ko baturasa ku manwa y’ihangu nk’ibisambo, tuzira ibitekerezo byacu gusa, tuzira gusa ko dushaka amahoro n’ubwisanzure mu bana b’u Rwanda?

Dufite amahirwe menshi kubera ko amahanga yamaze gutahura imigambi mibisha ya Kagame na Kaguta mu karere k’ibiyaga bigari. Dufite abahungu b’intavogerwa bibumbiye muri FDLR bahanganye imyaka na FPR Inkotanyi, kandi bimwe mu bihugu bikomeye bitangiye kubagarukira. None se Banyarwanda murabona hasigaye iki ngo Kagame tumushyire kuri guillotine cyangwa se ngo tumurase ku manwa y’ihangu, niba akomeje kwica urubozo abaturage no kwanga gushyikirana n’abatavuga rumwe na Leta ye? Harabura wowe n’ibitekerezo byawe. Twagize andi mahirwe, tubona umusaza w’inararibonye, Twagiramungu Faustin, wagize igitekerezo cyo kwegeranya amashyaka yo muri opposition, akaba yarashoboye gushyiraho impuzamashyaka yitwa CPC afatanije n’abandi bayobozi b’andi mashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kigali.  Iki  gikorwa cyo gushyira hamwe nicyo cyonyine kizatuma ijwi ryacu rigera aho twifuza. Niba tutemeye gukorera hamwe, turaba twiyemeje kuba nka za sanani (cg isenene) bashyira mu isashi (plastic bag) bategereje kuziteka aho kugira ngo zirye iyo sashi zivemo zitoroke, ahubwo zigatangira kuryana.

Biratangaza cyane kumva bamwe mu banyamashyaka badashaka gufatanya n’abandi ngo bajye kurenganura abanyarwanda, ahubwo bakirirwa mu byo kujora abandi gusa. Iyi mikorere itera urujijo, kuko bituma dukeka ko bakora politiki ku nyungu zabo gusa, ko badashishikajwe n’akababaro k’umuturage, ko bahatanira kujya kugabana ubutegetsi aho gutabara abana b’igihugu, abandi bagakeka ko bamwe mu banyamashyaka ari ibikoresho bya FPR byo gukomeza kurindagiza abanyarwanda, bakabatinza mu makoni, bityo ubutegetsi bwa FPR na Kagame bugakomeza bugasugira bugasagamba. Niba se atari uko bimeze, harabura iki ngo dutabare bariya banyururu barimo gutwikwa nk’ibishingwe harabura iki ngo dutabare bariya bose bari mu Buretwa bushya bwo gukorera ubusa mu bihano nsimburagifungo, bariya bahamijwe ibyaha barengana kandi abicanyi nyabo biyicariye mu Rugwiro, harabura iki ngo twongere duhe rubanda uburenganzira buseseye ku mutungo we, ahinge asarure, yikenure uko abishoboye, harabura iki ngo dufate mpiri kariya gatsiko, maze dukageze imbere y’ubucamanza kishyure ibya rubanda karigishije mu Rwanda ndetse no mu karere?

 Njye mbona igihe ari iki.

Igihe cyarageze ntimwabimenya. Debarquement de Normandie mwa banyamashyaka mwe murayitinza kandi mbona njye imyiteguro yayo igeze kure. Ibibatanya mubyirengagize, mukore mutekereza umuturage uri ku ngoyi, ibindi bizakemuka mufite aho muvugira, mutabundabunda! Amahanga yarahagurutse ngo adukize Sekibi ntimwabimenya, ya maturufu Kagame n’abambari be badukangisha yararangiye, kuko ubu amahanga azi neza uteza akajagari mu karere. Mukanguke burakeye. Dore ya nkoni yadukangishaga abayimuhaye bamuteye utwatsi, ahubwo muze ducakire iriya nkoni bamaze kumwaka, tuyifate batarisubiraho! Muze twese tugende ntawe usigaye inyuma; UMUHUTU, UMUTWA N’UMUTUTSI, dufate Louis XVI ariwe Pawulo Kagame, tuzamushikirize abaturage bamucire urubanza, nashaka kwiruka tumurase ku manwa y’ihangu nk’uko aherutse kubicamo iteka. Buri wese niyisuzume, arebe niba imikorere ye ifasha abanyarwanda kwipakurura ingoma mpotozi, cyangwa se niba irushaho guha imbaraga Kagame na FPR mu kurasa ku manwa y’ihangu abana b’u Rwanda.

Ngo habwirwa benshi akumvwa na bene yo.

BANGAMWABO Abel

Afrika y’Epfo

FPR mu gusahurira mu nduru yitwaje inkongi z’umuriro!

$
0
0

Kuva aho inkongi z’umuriro zimariye kuba icyorezo muri iyi minsi, hari benshi bibaza ibyihishe inyuma y’izi nkongi, ariko n’ubwo ntawe twatunga agatoki nta bimenyetso bifatika, biragaragara ko leta ya FPR igiye kwitwaza iyi muriro ngo isahurire mu nduru dore ko no kumenya igitera izi nkongi birimo gukekeranya aho bamwe bavuga amashanyarazi, uburangare, inyubako zishaje, kutagira ibikoresho bizimya umuriro utarakomera, ubugizi bwa nabi b’ibindi…

Tariki ya 4 Kanama, Gereza ya Muhanga yafashwe n’umurimo bitunguranye,  tariki ya 7 Nyakanga, hafatwa iya Rubavu ndetse bamwe mu bari bafungiwemo bahasiga ubuzima. Hakurikiyeho i Kigali, aho mu minsi mike gusa hamaze gushya ahantu hane : Inzu z’ubucuruzi muri Quartier Matheus, igaraji ry’imodoka mu Gasyata, inganda ebyiri zisya ibigori  mu Gishanga (Quartier Industriel), ndetse n’inzu iri Nyabugogo yahiye ku wa 15 Nyakanga. Twakongeraho umuriro watwitse ngo ibishingwe inyuma y’uruganda rukora amazi n’umutobe i Nyamata, ho ariko ngo bashoboye kuwuzimya utarafata amazu ndetse bafata n’abana ngo bato bashyize igishirira muri ibyo bishingwe bikinira!

Tugarutse ku bijyanye n’imyitwarire y’abayobozi muri iki kibazo yakwibaza niba ya ngeso ya FPR yo gushaka gukura ifaranga mu kintu cyose itagiye guhita iza muri iki kibazo.

Muti gute? Duhereye ku mazu yahiye yo muri Quartier Matheus, amagambo yatangajwe na Ministre ushinzwe ibiza Madame Serafina Mukantabana yakwibazwaho aho yagize ati:

“Muri make njye navuga ngo ziriya nyakatsi ziri mu mujyi wa Kigali zigomba kuhava, kuko inzu imwe ihiye ishobora gukongeza umujyi wose ugashya. Ni ngombwa ko ababishinzwe bakora ibyihuse bakimura abantu muri Quartier Matheus n’ahandi hose hakirangwa amazu nk’ariya.”  

“By’umwihariko muri Quartier Matheus, urebye ukuntu amazu yaho ashaje cyane, ubona akwiye kuhavanwa mu guha agaciro inzu nshya zirimo kuhazamuka, no guhesha agaciro abanyarwanda.”

Ntawanze iterambere ariko iyo ufashe aya magambo ukayahuza n’uko hari inyubako nyinshi za FPR mu mujyi zabuze abazikodesha, wakubitiraho ko ba nyiri amazu yo muri Matheus ari abantu ba kera mu Rwanda ndetse bamwe tukaba twavuga ko batishimiwe na FPR. Umuntu adakabije ngo akeke FPR muri izi nkongi zo muri Matheus yavuga ko izi nkongi zigiye kugirwa urwitwazo na FPR ngo ishobore gusenya Matheus ndetse n’andi mazu ashaje mu mujyi bityo amazu ya FPR abone abayakodesha ndetse FPR ibonereho no kwirukana bamwe mu bucuruzi bwo mu mujyi ibwiharire ndetse inagurishe ibibanza imaze guha ba nyiri amazu intica ntikize!

Ubu ngo nyuma y’izi nkongi z’umuriro itsinda ry’ibigo na minisiteri birebana n’iki kibazo ni ukuvuga Polisi y’u Rwanda, ikigo gishinzwe ingufu, amazi n’isukura ( EWSA), ikigo gishinzwe imyubakire n’imiturire ndetse na Minisiteri y’ibikorwa Remezo ( MININFRA), rirajwe inshinga no gucukumbura impamvu zose zishobora kuba zateza iki kibazo. Ni mu nama yabahuje kuri uyu wa 15 Nyakanga iyobowe n’umukuru wa Polisi y’u Rwanda, MININFRA ikaba yaje muri iri tsinda rigomba gukurikirana iki kibazo kubera ko biri mu nshingano zayo.

Nyuma y’iperereza ryimbitse kuri iki kibazo, ibyarivuyemo bizashyikirizwa Minisitiri w’Intebe, abashinzwe iby’ibikorwa remezo, abashinzwe umutekano wo gushyira ibikoresho by’amashanyarazi mu nzu ndetse n’abashinzwe imyubakire mu gihugu.

Mu buryo bwo gukomeza guhangana n’iki kibazo, Polisi y’u Rwanda ifite gahunda yo kugeza mu Rwanda izindi Kizimyamoto 6 bitarenze mu mpera z’uyu mwaka ndetse n’izindi 10 ziteganyijwe kuzazanwa mu ntangiro z’umwaka utaha. Ibigo bishinzwe guhugura no gutanga serivisi, ba nyiri amazu, abashinzwe gucunga umutekano bigenga mu kurwanya inkongi no kuzicunga, abakangurambaga ku bijyanye no kurwanya Ibiza, ibyorezo n’inkongi ndetse no kurwanya abanyabyaha muri Rusange barashishikarizwa guhaguruka bagatanga umusanzu mu gushaka umuti w’iki kibazo gikomeje gufata indi sura.

Mu byatangajwe na Ministre w’ibiza na none ngo buri nzu ituyemo umuryango igomba  kugira twa kizimyamuriro tubiri naho mu nzu rusange naho hakaba hari uburyo bukaze bwo kurwanya inkongi  buri nyubako igomba kuba ifite kizimyamuriro (Kizimyamoto) muri buri metero 50 mu nyubako z’amagorofa ndetse ikaba ifite n’igikoresho gitanga amakuru bwangu mu gihe haba habaye ikibazo cy’inkongi ni ukuvuga ikerekana umwotsi ndetse n’impuruza ( sonne) yakwifashishwa mu gutabaza hakaba hari n’icyumba gikusanyirizwamo aya makuru. Ibi kandi bikazakorerwa ubugenzuzi nyuma y’amezi atandatu ku buryo abazaba batujuje ibisabwa bazagenewa ibihano!

FPR nk’uko izwi mu gushakisha ifaranga bigaragara ko hagiye gushyiraho amategeko akaze, ababikurikiranira hafi bemeza ko amasosiyete ya FPR ari yo agiye guhabwa ibiraka n’isoko byo gutumiza ibyo bikoresho mu mahanga no mu guhugura ababikoresha n’abandi baturage muri rusange. Igitangaje n’uko nta ngamba yashyizeho zafasha abanyarwanda b’abakene badafite ubushobozi bwo kugura ibyo bikoresho bizimya umuriro, Ministre Mukantabana akaba avuga ko mu mezi atandatu umuntu ufite inzu n’umuryango atabura ubushobozi bwo kugura utuzimyamuriro!

Twizere ko utu tuzimya muriro tutagiye kuba impamvu y’imikwabo n’isaka mu mazu y’abaturage ndetse n’icibwa ry’amande, gutwara amatungo y’abaturage no kubafunga nk’uko byagenze ku buryo bwo kwivuza buzwi nka Mutuelle de santé

Ntawabura kuvuga ko n’iperereza ku bitera inkongi z’umuriro naryo rishobora kuganishwa mu zindi nyungu zaba iz’ubukungu cyangwa politiki dore ko amashyaka nka FDLR na RNC mu maperereza ya Leta ya Kigali nta mijugujugu iyarenga!

Tubitege amaso!

Marc Matabaro

The Rwandan

UYU MURIRO UTAZIMA MU RWANDA BITE BYAWO? ESE UJE UTE?

$
0
0

Iby’uyu muriro utazima waka iwacu ugatwika ugaca ibintu si ibintu byoroshye. Hari uwo numvise asesengura ngo Abategetsi banegosiye isoko rya za kizimyamwoto, barazitumiza, babara ko buli muturage aguze bashyira agatubutse mu mufuka. Basanga nta kundi bategeka abantu kuzigura, bahitamo kubakura umutima noneho baratwika hose. Maze Minisitiri ahita asohora itangazo ko buli munyarwanda asabwa kugira kizimyamwoto ebyiri nibura mu rugo. Ubu utazazigura bazamutwikira bavuge ko yizize. Ubundi buzuze ibifu byabo. Ngayo nguko.

Ubundi abo kubigerekaho ntibazabura, ejo uzumva ngo aha n’aha hafashwe abana n’abapfakazi cyangwa se abasore n’abandi ngo bari mu batwikaga, ndetse banongereho ngo polisi y’igihugu imaze kubitohoza neza no kubafata! babohe izo nzirakarengane na radiyo ibisakaze ifashijwe n’ibinyamakuru kabuhariwe.  Nibarangize batangaze n’abanzi b’igihugu bari babatumye gutwika aho hose!

Yongeyeho ko na Sosiyete z’ubwishingizi zimwe na zimwe abanyacyubahiro bafitemo imigabane zigomba kongererwa abakiliya ku ngufu, cyane cyane binyuze mu gutwika, noneho abantu bakizana ku neza, utaje akazivuganira n’inkongi y’umuriro “ugurumana” mu Rwanda rukataje mu kurinda umutekano w’abanyagihugu n’ibyabo nk’uko bitangazwa ubutitsa n’abarutwaye! None se baba bashyenga cyangwa baba babeshya? Byaba ali ugukabya aliko byifashe kuko abenshi babyemera uko bitanzwe.

Ngo ibyo kwaka umusanzu “directly” byaragoranye kuko Umuseso wigeze gutangaza ko abanyarwanda bakamwamo umusanzu ku gahato ndetse ushyiraho na za gihamya z’udupapuro intare yifashishaga mu kuyora iyo misanzu! Icyo kinyamakuru kiza kuzira iryo vuzivuzi ryacyo n’ubwo cyakoraga akazi kacyo. None ubu akayabo kagomba gushakwa mu buryo bunoze butazana induru y’abanyamakuru.

Yongeyeho ati dore impamvu nkeka zaba ziri ku isonga mu zitumye habaho kwiyambaza umuriro waka no kurundurira u Rwanda mumriro utazima nk’uyu umaze iminsi wariyicaje ku ntebe iwacu:

Impamvu 1:  RDC (DRC) ntigikamwa mu bwisanzure kuko amahanga n’abandi bavumbuye ibanga ry’umuryi basiba amwe mu mayira. Ubu kuyiryagagura ntibikili 100% kandi bisigaye binagoranye cyane;

Impamvu 2:  Jenoside nayo ibyayo bimaze kugenda biba birebire. Amagufwa y’abazize iryo shyano ntagitanga umufa uhagije! Kuko amahanga atangiye kuvumbura nanone ibanga ry’umuryi, none iyo nzira iganisha ku iriro ikaba imaze kugenda imeramo ibyatsi byinshi! Mbese ibyo gushakira umufa wo kwihembuza mu magufwa y’abibabariye biragenda bita ibara bikanatesha ibara. Na rubanda rugufi itangiye kumenya “Uko byagenze yayindi ibara umupfu igatangazwa n’umupfumu”!

Impamvu 3: Ubuyobozi bw’igihugu ntibwakwihanganira kubura ibifaranga byo kurinda umutekano w’igihugu! Aha twibuke ko iyo abayobozi b’igihugu cyacu bavuga kurinda umutekano w’igihugu, biba bisobanura ko hitabwa cyane ku Guhungabanya umutekano w’abanyarwanda badahuje imyumvire n’abayobora cyangwa se n’ishyaka riyobora igihugu! Iryo faranga rigomba gukamwa muli rubanda igihe aho ryakamwaga handi hagenda hazima buke-buke.

Impamvu 4: Abayobozi b’igihugu bagomba kwihaza muli byose, bakabona ibyo biha n’ibyo basagurira abashyira mu bikorwa gahunda zabo zose, kabone n’iyo bakwangiza ibijyanye n’iterambere ry’igihugu.

Ngaha aho yarangirije.

N.B.: Ndibutsa abasoma ibi ko ubu busesenguzi ari ubw’umuntu naganiraga nawe. Uko mbyumva nzabitangaza nyuma gato, kuko jye ndacyari mu bataragira amakuru ahagije, bakitegereza ibiriho n’akumiro kenshi. Twizere ko uyu musesenguzi yibeshyaga, kuko aramutse atibeshyaga byo byaba biteye agahinda!

Imana nitahe iwacu i Rwanda natwe tuhagaruke, n’abahari bahagume, ndetse n’Imana ninyurwa ihagume igumane natwe. Ngaho nitumurikire bwangu maze dukunde tubone.

Prosper Bamara

Burya aho Kagame agiye gusura hose abamubaza ibibazo n’abamusingiza baba bateguwe gusa!

$
0
0

Bamwe mu baturage bari bafite ibibazo bazabaza Perezida Kagame ubwo azasura Akarere ka Muhanga kuri uyu wa kane barafite impungenge ko bashobora kutazagira amahirwe yo kubibaza kubera ko Akarere gashobora kuba karamaze gukora urutonde rw’abazabaza ibibazo ndetse n’ibibazo bazabaza n’amashimwe umwe umwe azavuga.

Umwe mu baturage batuye mu Karere ka Muhanga utifuje ko amazina ye tuyatangaza uvuga ko Akarere kamwambuye amafaranga ye hakaba hashize imyaka 4, uruzinduko rwa Perezida Kagame akaba yahoraga arwiteguye nk’amahirwe ya nyuma yo kuba yamugezaho akarengane ke akabasha kurenganurwa ; ariko kubera ko Akarere kashyizeho abazabaza ngo ashobora kutagira amahirwe yo kubaza ikibazo cye.

Yagize ati :” abazabaza ibibazo bari ku rutonde kandi bafite ibibazo bahawe ntaho twe twanyura. Abazabaza ibyo bibazo babonanye n’Akarere. Ejo mu gitondo (kuwa kabiri w’ejo bundi hashize) nka sa moya hari hatumiwe abantu bazajyayo kubaza (…) Hari umuntu twazamukanye ntavuga amazina ye agenda ambwira ngo ari mu bantu barobanuwe bazabaza ibibazo”.

Ku uruhande rw’Akarere, Umuvugizi w’Akarere, Claude Sebashi, yatangarije Umuryango ko ibyo abaturage bavuga ari ukubeshya nta rutonde rwakozwe rw’abazabaza ndetse nta n’inama hagati y’Akarere n’abo barobanuwe bazabaza.

Yagize ati :” Nta rutonde rwakozwe barabeshya, kandi ntabwo twagira inama tutazi abazabaza abo aribo n’ibibazo bazabaza”.

Hirya no hino aho Perezida wa Repubulika akorera ingendo, inzego zikunze guhura mbere zikabanza gukemura ibibazo byananiranye cyangwa byarangaranwe. Ibi bituma umubare w’ibyo Perezida yari kwakira bigabanuka dore ko n’umwanya rimwe na rimwe uba udahagije ngo abafite ibibazo bose bisanzure. Gusa hari aho bivugwa ko abaturage bagiye bakumirwa kubaza ibibazo byabo bityo na Perezida ntabimenye.

Source:umuryango


ISHYAKA PS IMBERAKURI RITEWE IMPUNGENGE N’INKONGI Z’IMIRIRO ZIBASIYE INYUBAKO ZIMWE NA ZIMWE MU RWANDA.

$
0
0

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 015/P.S.IMB/014

Rishingiye ku nkongi z’imiriro ziri kwibasira inyubako zimwe na zimwe mu Rwanda, Ishyaka PS IMBERAKURI ritangarije Abanyarwanda n’ inshuti z’u Rwanda ibi bikurikira:

Ingingo ya 1

Ishyaka PS IMBERAKURI rihangayikishijwe cyane n’icyiza cy’inkongi z’umuriro zimaze gukwira mu gihugu cyane cyane mu magereza no mu Mujyi wa Kigali. Ishyaka PS IMBERAKURI rikaba riboneyeho umwanya wo kwifatanya n’imiryango yatakaje abayo cyangwa se umutungo wayo watikiriye muri izo nkongi z’umuriro. Rirasaba kandi Leta gushumbusha abahuye n’aka kaga.

Ingingo ya 2

Ishyaka PS IMBERAKURI rirashimira abantu bose bagize umutima utabara, haba abantu ku giti cyabo cyangwa se inzego za polisi, dore ko hari aho bashoboye gutabara ku buryo bwihuse bigatuma hagira ibirokoka.

Ingingo ya 3

Ishyaka PS IMBERAKURI ryakiriye neza igitekerezo Leta yagize cyo gufata ingamba zo guhangana n’iki kibazo kihangayikishije Abanyarwanda bose. Gusa, risanga ingamba zafashwe na Leta nk’uko zatangarijwe abanyarwanda na Ministri ushinzwe Ibiza (MIDIMAR) nta bushishozi na busa zashingiyeho.

Ingingo ya 4

Ishyaka PS IMBERAKURI rirasanga ibisubizo Leta itanga kuri iki cyorezo bidashingiye ku kuri. Birazwi neza ko Abanyarwanda bafite amashanyarazi ari imbarwa, ni gute Leta yakwihutira gutegeka abaturage twese kugira kizimya mwoto ebyiri mu gihe izi neza ko no kubona icyo kurya ari amahirwe? Ni gute wasaba abaturage kugura ibitembo (amatiyo) byo gukurura amazi mu gihe uzi neza ko uwo ubisaba avoma kandi agakoresha mu buzima bwa buri munsi amazi ya ruhurura? Uko si ugushinyagura izuba riva.

Ingingo ya 5

Ishyaka PS IMBERAKURI rishingiye ko benshi izi nkongi zibasiye bashyira mu majwi uburyo EWASA ibagezaho amashanyarazi, byagombye gutuma ahubwo LETA ishyiraho AKANAMA K’IMPUGUKE KIGENGA kagasuzuma neza icyateye izi mpanuka maze imyanzuro ivuyemo ikaba ariyo Leta ishingiraho mu kugena ingamba zafatwa aho guturaho abantu ibintu bihutiweho.

Ingingo ya 6

Ishyaka PS IMBERAKURI rirasanga kuba Leta nta bushishozi yerekanye mu kukegena ingamba zihamye kandi zizwi neza nibyo bituma bamwe bahwihwisa ko ngo “Leta ariyo yihishe inyuma y’ibi bikorwa mu rwego rwo gushakira isoko abashoramari bo kugurisha ibyo itegeka abaturage kugura”. Ubushishozi bucye bwagaragaye ubwo Leta yategekaga gutera amarangi byagombye kubera urugero abagena ingamba zo kurwanya iki cyiza cy’umuriro.

Ingingo 7

Ishyaka PS IMBERAKURI ritewe impungenge no kuba Leta itarashobora gufata abashobora kuba bari inyuma y’izi nkongi no kugaragaza impamvu nyazo zazo kuko ibi bitera urujijo rubyara urwikekwe. Aha abatungwa agatoki akaba ari amashyaka atavunga rumwe na Leta ya FPR aho abayoboke bayo bakomeje kwibasirwa bitwa abanzi b’igihugu.

Ingingo ya 8

Ishyaka PS IMBERAKURI risanga Minisitiri w’Umutekano agomba kwegura mu maguru mashya yibwirije kuko bigaragara ko nta bushobozi agifite bwo gukemura iki kibazo.Rirasanga kandi bikwiye ko Intumwa za Rubanda nazo zihagurukira iki kibazo maze Guverinoma igatanga ibisobanuro byimbitse kuri izi nkongi ziyongera amanywa n’ijoro. Ibi nibyo bizatuma koko izi ntumwa abaturage bazibonamo.

Ingingo ya 9

Ishyaka PS IMBERAKURI rirasaba Abanyarwanda gukomeza gufatanya kuri byose mu rwego rwo kurwanya ikibi aho kiva hose kandi buri muntu ashingiye ku bushobozi afite agakora gahunda zituma yirinda icyakongera uyu muvuduko w’inkongi y’umuriro. Aha rirahwiturira kwita cyane nko kuzimya neza umuriro buri gihe umuntu amaze kuwukoresha, gukoresha abantu babizobereyemo mu gihe cyo gushyira insinga z’amashanyarazi mu nzu (ubwoko bw’ibikoresho n’ikoranabuhanga), gushyiraho ibikoresho bitabaza iyo umwotsi ubaye mwinshi (détecteur de fumée), n’ibindi.

Bikorewe i Kigali, kuwa 17/07/2014

Prezida Fondateri wa PS IMBERAKURI

Me NTAGANDA Bernard (sé)

ANDI MABANGA KU URUPFU RWA PEREZIDA HABYARIMANA

$
0
0

Urupfu rwa Perezida Habyarimana ngo rwaba rwari mu mugambi wo gukora genocide yo mu Rwanda.

Abasilikare, abanyapolitiki, abihaye Imana, abaturage rwimbi; barapfuye baratikira ngo kuko byagombaga kubanziriza gahunda ndende yo gushyiraho icyitwa “EMPIRE NILOTIQUE” muri Afurika.

Iyo Génocide y’abanyarwanda ngo ikaba yaragombaga kugerwaho Perezida Habyarimana amaze kwicwa, n’ubundi bwicanyi ngo bwakozwe mu bihe bitatu:

Simusiga — Ondowavumbi , Punguza, na FAGIYA .

Burya na musaza wa Louise MUSHIKIWABO Landuald (Lando) Ndasingwa ngo yaba yarishwe na FPR!

Diane Fossey bitaga Nyiramacibiri se we yishwe na nde ?

Fred Rwigema se we yishwe na nde? Yapfuye ate? Yazize iki?

Abagogwe bishwe na nde, bazira iki?

Iyi EMPIRE NILOTIQUE IZABAHO? Izaba iteye ite?

Ibi ni bimwe mu bivugwa na Noheli Ndanyuzwe, ngo ibyinshi akaba yarabivanye mu mabanga y’igisilikare cya Uganda.

Akaba yarabishyize no mu gitabo yanditse cyitwa:

“LA GUERRE MONDIALE AFRICAINE, LA CONSPIRATION ANGLO-AMÉRICAINE POUR UN GÉNOCIDE AU RWANDA”.

Click here to view the embedded video.



Source:Ikonderainfos

Ally Yusuf Mugenzi mu mazi abira?!

$
0
0

Amakuru agera ku kinyamakuru The Rwandan aravuga ko inzego zimwe za Leta y’u Rwanda zishaka uburyo bwose zacecekesha Radio BBC cyangwa zikayihindurira umurongo igenderaho wo guha buri wese ijambo agatanga ibitekerezo bye. Muri icyo gikorwa hibasiwe Bwana Ally Yusuf Mugenzi, umuyobozi w’igisata cya BBC cy’ibiyaga bigari bya Afrika kivuga mu ndimi z’ikirundi n’ikinyarwanda kizwi kw’izina rya BBC Gahuza Miryango.

Uwo mugambi nk’uko amakuru atugeraho abivuga urangajwe imbere n’uwitwa Tom Ndahiro, ngo ukora ubushakashatsi kuri Genocide! Uyu mugabo ubundi wize ibijyanye n’ubuhinzi yatangiye gukoresha inyandiko zibasira umunyamakuru wa BBC, Ally Yusuf Mugenzi natanga urugero rw’inyandiko Bwana Tom Ndahiro yacishije mu kinyamakuru igihe.com yise: “Imvugo ya Ally Yusuf Mugenzi ko Abatutsi bateguye jenoside yabakorewe igoreka amateka nkana”

Icyagizwe urwitwazo ni ikiganiro cy’imvo n’imvano cyo ku wa gatandatu tariki ya 12 Nyakanga 2014 aho umunyamakuru Ally Yusuf Mugenzi yakiraga ibitekerezo byatanzwe n’abantu batandukanye nyuma y’ikindi kiganiro cy’imvo n’imvano cyari cyahise ku ya 5 Nyakanga 2014 cyavugaga kuri raporo ya Maina Kiai, Intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Abenshi mu bakurikiye iki kiganiro ntabwo bigeze bakibonamo ikibazo ahubwo bishimiye uburyo buri wese ahabwa ijambo agatanga igitekerezo cye mu bwisanzure uretse wenda babandi bamenyereye kumva ibintu bimwe gusa bibavuga neza gusa cyangwa bivuga ibyo bashaka ko bivugwa cyangwa bashaka kumva mu matwi yabo. Ahavuzwe cyane ndetse akaba ari naho Bwana Tom Ndahiro yibanda ni igice umunyamakuru Ally Yusuf Mugenzi abaza uwiyitaga umuhanga mu mategeko witwa Joseph Karorero.

Nyuma y’inyandiko ya Bwana Tom Ndahiro mu kinyamakuru igihe.com, benshi mu basomye iyi nyandiko bagize icyo bavuga ndetse basa nk’abasubiza uwanditse iyo nyandiko.

Dore bamwe muri abo:

“Umuntu wese ufite ubwenge burengeje ubwo mashuri abanza, Akaba yarakurikiranye kiriya kiganiro yumvishe ko Mugenzi atigeze avuga ngo abatutsi bateguye Genocide. Wowe wanditse iyi nkuru hari ikindi wari ugamije ahubwo ugisobanurire abantu. Umuntu waganiraga na Mugenzi yari yananiwe gusobanura ukuntu genocide yaba yarateguwe guhera muri za 1950 ngo na mbere yaho. Noneho Mugenzi aramubwira ati “niba ari uko ubibona ko genocide yateguwe icyo gihe cyose, yaba yarateguwe n’abatutsi kuko icyo gihe nibo bari bafite ubutegetsi. Mu by’ukuri Mugenzi yabajije iki kibazo kugira ngo uwo baganiraga wiyitaga umunyamategeko asobanure uko genocide yateguwe. Ni ikibazo “indirect” cy’umunyamakuru. Niba wowe wanditse iyi nkuru uri koko umunyamakuru wakagombye kuba warabisobanukiwe niba warumvishe ikiganiro. Gusa ikibazo cyabayeho nuko niveau intellectuel y’uwo baganiraga yari hasi cyane ntabashe gusobanukirwa n’ibyo Mugenzi yabazaga ahubwo agasubiza ibindi.”

“Ariko kuki hari abantu bakunda gushushya imitwe y’abandi? Mugenzi mumuvaneho amatiku kuko atigeze avuga ayo mateshwa mumuhekesha! Icyo yabajije uwavugaga ko jenoside yatangiye muri 59 igategurwa n’abahutu, ni ukumenya uwategekaga icyo gihe kuko jenoside aho iva ikagera ku isi itegurwa n’ubutegetsi bubi buriho! Icyo gihe koko hategekaga abatutsi bari baraheje abahutu bityo iryo kandamiza ribyara urwango rukabije hagati y’ayo moko yombi. Kuba rero ubutegetsi bwakurikiyeho bwarakomeje guheza bamwe mu bana b’abanyarwanda nibyo byahembeye urwo rwangano runagikurikirana abadafite aho bahuriye n’ibyo bihe! Ayo ni amateka mabi yacu twese tugomba kwemera aho guhora bamwe tuyahakana abandi tuyagoreka uko twishakiye kubera inyungu bwite zacu!”

“None ko abo ba KAYIBANDA aribo bamenesheje Kigeli Ndahindurwa ko batakiri ku ngoma ubu yaratahutse? Ikindi Mugenzi nk’umunyamakuru akubaza ahereye kubyo wivugira! Uriya Karorero yashimangiraga ko genocide yakorewe Abatutsi yatangiye 1959! Umunyamakuru nawe amwibutsa imiyoborere yicyo gihe aho abayobozi hafi 100/100 bari ubwoko bumwe! Ahubwo njye ndasanga Abanyarwanda tumenyereye ibiganiro mpaka bikorerwa iwacu aho usanga abantu bajya impaka kandi bumva ibintu kimwe! Niyo mpamvu iyo bageze kenshi ku maradiyo mpuzamahanga bibura! Aha ngasanga aho kugirango ujye gufata ijambo ku maradiyo nkariya wagombye kuba usobanukiwe neza n’ibyo urimo !”

Mu kwibasira Ally Yusuf Mugenzi, ese Tom Ndahiro na Leta y’u Rwanda bagamije iki?

Amakuru atugeraho aremeza ko ubu Leta y’u Rwanda irwaye Bwana Ally Yusuf Mugenzi nk’igisebe cy’umufunzo, ku buryo hari gukoreshwa uburyo bwose bushoboka ngo yigizweyo kuko abangamiye inyungu z’iyo Leta, nabibutsa ko nta kindi azira uretse guha ijambo buri wese atitaye ku ruhande arimo.

Bimwe mu byo tumaze kumenya birimo gukorwa ubu ni ugukoresha abanyarwanda bari mu bwongereza mu kwifatira ku gahanga Bwana Ally Yusuf Mugenzi aho bahuriye nawe hose, kumwangisha abanyarwanda mu buryo bwose, kumuteza inshuti ze za hafi ngo zimugire inama ngo yo gusaba imbabazi, kugerageza kumuhohotera ngo hakoreshejwe abacitse kw’icumu rya genocide babajwe n’amagambo yavuze n’ibindi…

Amakuru yandi atugeraho avuga ko ubu inzego za Leta y’u Rwanda zirimo kubaririza ubuzima bwite bwa Ally Yusuf Mugenzi urugero aho atuye, abo bavugana, igihe azagira mu zabukuru, umushahara we n’ibindi

Ikindi ngo ubu harimo guhindurwa mu cyongereza kiriya kiganiro mu buryo bugoretse kugirango bagikoreshe mu kurega Ally Yusuf Mugenzi mu buyobozi bwa BBC.

Muri rusange ariko si Bwana Mugenzi ugenderewe gusa kuko ikibabaza Leta y’u Rwanda n’uburyo BBC Gahuza Miryango ikora iha ijambo buri wese kugeza ku batavuga rumwe n’iyo Leta.

Tugarutse kuri Tom Ndahiro twavuga ko amasinde ye na Ally Yusuf Mugenzi atari aya none kuko amakuru dufite avuga ko Tom Ndahiro atigeze ashimishwa n’uburyo atihariye ijambo ndetse ngo anabogamirweho mu kiganiro cy’imvo n’imvano cyahuje Tom Ndahiro, Yoranda Mukagasana bavugiraga Leta y’u Rwanda bemeza ko igihugu cy’ubufaransa cyateguye ndetse kikanashyira mu bikorwa genocide na Faustin Twagiramungu, Ambassadeur JMV Ndagijimana bo babihakanaga.

Kuri Tom Ndahiro kandi BBC ni ikibazo kihariye, amakuru dufitiye gihamya n’uko Tom Ndahiro akimara kuva muri Komisiyo y’ikiremwamuntu yasabye akazi ko kuba umunyamakuru wa BBC i Kigali arakabura kubera amashuri make (burya afite atatu yisumbuye mu by’ubuhinzi!) icyo gihe akazi kahawe uwitwa Geoffrey Mutagoma.

Kwibasira BBC si ibya none kuko no mu myaka yashize BBC Gahuza Miryango yahagaritswe na Leta y’u Rwanda kuvugira muri FM kubera ko Bwana Faustin Twagiramungu wahoze ari Ministre w’intebe mu Rwanda yari yavuze mu kiganiro imvo n’imvano n’ubundi cyari kiyobowe na Bwana Ally Yusuf Mugenzi ko atazapfukama ngo asabe imbabazi umututsi kuko ntacyo yishinja!

Ntawakwibagirwa uburyo na none umunyamakuru Vénuste Nshimiyimana nawe wa BBC ariko mu gisata cy’igifaransa nawe yibasiwe na Leta y’u Rwanda yashatse kumuvanga mu kibazo cy’umuhanzi Kizito Mihigo.

Muri rusange iyo umuntu akoze isesengura asanga iki kibazo gishingiye kuri Leta y’u Rwanda ishaka kuniga itangazamakuru ryose ritayibogamiyeho cyangwa ritavuga ibyo yifuza.

Twizere ko Leta y’u Rwanda iza gushyira mu gaciro igaha umunyamakuru Ally Yusuf Mugenzi amahoro kuko abakunzi b’imvo n’imvano n’ibindi biganiro bya BBC Gahuza Miryango bitegurwa na Mugenzi ni benshi.

Marc Matabaro 

The Rwandan

Nyuma y’imyaka 20 FPR twayiha amanota angahe?

$
0
0

GAHUNDA YA POLITIKI Y’ISHYAKA FPR-INKOTANYI IGIZWE N’INGINGO ICYENDA (MBERE YO GUFATA IGIHUGU KU NGUFU ZA GISILIKALI IZO NGINGO ZALI 8)

Tuvuze ko igihe cyo gutanga amanota (evaluation) cyageze, tugenekereze amanota FPR-Inkotanyi ikwiye. Jye ndakora twa « observations » duke gusa kuli buli ngingo, maze abandi namwe dufatanye gutanga amanota kuli buli ngingo, buli wese uko abyumva. Nyuma ubwo buli wese yakwibwira umwanzuro ukwiye, n’igikwiy gukurikiraho cyangwa gukorwa n’abanyarwanda bose bafite umutima, baba abari muli FPR-Inkotanyi cyangwa se abatayirimo, baba abarwanya FPR-Inkotanyi bayirimo cyangwa se abayirwanya batayirimo (kuko ababose barahari), baba abashyigikiye FPR-Inkotanyi bayirimo cyangwa se abayishyigikiye batayirimo, n’abandi.

The Political Program of the RPF-INKOTANYI:

1) RESTORE UNITY AMONG RWANDANS;

Observation: Ikigaragara cyo ni uko nta cyagezweho kuko amakimbirane hagati y’abatutsi n’abahutu aracyari mabisi, haba mu gihugu imbere cyangwa se hanze yacyo. Ahubwo uwareba neza yasanga harabayeho kongeramo umunyu cyangwa se agasenda.

Amanota:  …%

2) DEFEND THE SOVEREIGNTY OF THE COUNTRY AND ENSURE THE SECURITY OF ITS PEOPLE AND PROPERTY;

Observation: Igihugu kili gushya byacitse, Abantu barazimira nta perereza n’’ibisobanuro, gufungwa bya hato na hato, ku buryo n’amahanga biyahangayikishije (e.g. USA, …), abanyarwanda bo uko bamerewe nta utabyumva keretse uwigiza nkana. Mulimake Nta mutekano mu muriro utazima nk’uwo kwa lusufero, nta mutekano mu kuzimira kw’abato n’abakuru, nta mutekano gufungwa nta rubanza, …

Amanota: …%

3) PROMOTING DEMOCRACY;

Umukuru mu bakuru yivugiye ko ubwisanzure yabuhaye aba-jenosideri, sinzi niba ibi twabyita “promoting democracy”.  Ubundi ati “Abantu bazaraswa ku manywa y’ihangu”, kandi “Ryari se? binyuze he se? mu ntambara se? (Oya)! Muli demukarasi se? (Oya)!, … Yakuye inzira ku murima.

Amanota: …%

4) BUILDING AN ECONOMY BASED ON THE COUNTRY’S NATURAL RESOURCES;

Gaz metani ya Kivu na n’ubu ibyayo byarangiriye mu gifu cya bake? Rubanda iracyahanze amaso! Ibirombe byose bya “coltan” y’u Rwanda bihagarikiwe n’Intare y’ishyamba (twibuke ko Intare ari inyamaswa y’inyeshyamba, nta Ntare “domestic” ibaho)! Zahabu yo ibyayo ntawe utabizi. Uretse ko iyi ngingo jye ntabona n’ubuhanga buyigaragaramo, nkaba ntazi abayitekereje aho bagezaga mu “gutekereza”! Ikigaragara ni uko “batajimije rwose” – Bagarukiye hafi barananirwa banga kwigora bafora cyane! Reka twe kugaya induru y’urushishi! Ndi ugishwa inama, iyi ngingo ntiyagaragara muli gahunda zakwemezwa! Umutungo kamere unagaragayemo byavugwa “Kwiyemeza kuwucunga no kuwukoresha neza” aliko ntibyaba kuwushingiraho iyubakwa rya “economy” mu gihugu nk’u Rwanda.

Amanota: …%

5) ELIMINATING CORRUPTION, FAVOURITISM, AND EMBEZZLEMENT OF NATIONAL RESOURCES;

Aha ho ntacyo mvuze.

Amanota: …%

6) IMPROVING THE SOCIAL STANDARD OF LIVING OF THE CITIZENS;

Abanyarwanda babayeho bate? Gusenyera ba kavukire nta gahunda bikurikije nta no kubasobanurira (ibi byabaye kenshi), gushyiraho ihingwa ry’ibigori cyangwa se igihingwa kimwe gusa? Kongeza imishahara y’abategetsi no kubwira abarimu ko igihugu ntaho cyakura amafaranga yo kubongeza n’ubwo igaragara ko bakwiye kongezwa? Gushyiraho ibigega by’imyaka ngo ni ukwigisha abaturage guhunika no kwitegura ibihe bitoroshye, maze umuyobozi w’intara y’iburasirazuba (urugero) akabigenza uko byapanzwe rubanda igacyura umunyu? Gushyiraho ikigega “agaciro-fun” kitagira itegeko rikigenga? Itumbagira ry’ibiciro by’amatagisi, ibiribwa n’ibindi? Gushyiraho gahunda ya Gira-inka munyarwanda, maze bwacya Ibukuru bati za nka zagiye he? One child one laptop?

Aliko aha tuvuge ko hali ibyakozwe se: Hadutse za “mobayilo”, “papier-mouchoir zijugunywa”, amagorofa apanjitse, “agatogo” na “pilsner beer”,  wa mugani wa wa muririmbyi?

Amanota: …%

7) ELIMINATION OF ALL CAUSES FOR FLEEING THE COUNTRY AND ENSURING THE RETURN OF REFUGEES;

Aha ho observation ni  *No Comment*

Amanota: …%

8) ENSURING RELATIONS BETWEEN RWANDA AND OTHER NATIONS BASED ON MUTUAL RESPECT, COOPERATION AND MUTUALLY BENEFICIAL ECONOMIC EXCHANGES;

Twibaze kuri ibi: Gutera Zayire na RDC (nyuma yaho), kubwira Perezida wa Tanzaniya ko azahitanwa, guhora muli byacitse n’igihugu cy’ubufaransa, Afurika y’Epfo, …

Amanota: …%

9) FIGHTING GENOCIDE AND GENOCIDE IDEOLOGY;

Iyi ngingo nayo ni iyo kwibazaho. Ntacyo mvuze imara ipfa.

Gufunga Kizito (umututsi ukomoka muli Nyaruguru) nta byaha biboneka mu gitabo cy’amategeko ahana, Gucira Mushayidi (umututsi ukomoka muli Sake) burundu nta mushinja nta mushinjura! Kwibasira abanyakibuye cyane cyane abakomoka Bisesero, kumerera nabi no guhitana Ruzibiza (umututsi ukomoka Nyamata ya Bugesera)! Twibutse ko Nyaruguru, icyahoze ali Komini  Sake ya Kibungo, Bisesero ya Kibuye na Nyamata ya Bugesera ali hamwe mu hantu jenoside yaciye ibintu cyane abatutsi bakibasirwa bidasanzwe. Iyi ni message idasanzwe Leta iba itanga ku bafite amatwi yo kumva mu bacitse ku icumu ryayo.

Noneho hakabaho kwadukira Ingabire (umuhutukazi udashinjwa icyaha na kimwe kijyanye na jenoside) agakatirwa kubera kugaragaza ibitekerezo bye, Gufunga Bernard Ntaganda (umuhutu wo mu majyepfo y’igihugu ahagana za Ruhango) kubera kudatinya kugaragaza ibitekerzo bye birwanya ubusumbane mu banyarwanda, Gukorera Coup-d’Etat no Gufunga Pastori Bizimungu (umuhutu ukomoka mu majyaruguru ahagana mu Bushiru) kubera kwikanga ko yaba atangiye kugira “popularité” mu banyarwanda b’amoko yose, ibyo bikajyana no kumutwerera ingengabitekerezo ya jenoside n’ubwo rubanda itabyemeye bwose. Ibi byose nabyo bikaba ali message idasanzwe Leta iba itanga ku bafite amatwi yo kumva mu bahutu muli rusange.

Hanyuma hakaza guhotora Patrick Karegeya (umututsi wakuliye muli Uganda) yiciwe mu buhungiro, kududubiza amasasu Kayumba Nyamwasa (umututsi wakuliye mu Buganda) no kumuhiga ubutitsa aho yibereye mu buhungiro, Kuzengereza Micombero JMV (umututsi wakuriye muli Zayire) aho ali mu buhungiro, kubuza amahwemo Triberiti Rujugiro (umututsi wabaye cyane mu Burundi), … aba bose aliko banashinjwa ingengabitekerezo ya jenoside.

Erega iyi nayo ikaba ni message idasanzwe Leta iba itanga ku bafite amatwi mu batutsi bavuye hanze.

Ibi bikanatuma duterera agatima ku ngingo ya “7” ivugwa hejuru aha ngo yo kuvanaho impamvu zose zitera ubuhunzi no gucyura impunzi zose, maze tukumirwa.

Kuli iyi ngingo ya 9 rero, Amanota: … %

AHA TUHASHYIRE AMANOTA RUSANGE (KU NGINGO ZOSE / MOYENNE GENERALE):

AMANOTA: .…%

Buri muntu agende akore uyu mukoro yitonze, maze tumenye aho duhagaze, aho u Rwanda rwacu rugeze ru-telenika cyangwa se ruterera, maze buli muntu agire icyo yiyemeza gutangamo inkunga kugira ngo ibyiza bisangiwe na bose bigerweho.

N.B. : Naganiriye kuli FPR-Inkotanyi kuko aliyo ili ku ntebe y’ubutegetsi kuva 1994 kandi bigikomeza. Aliko n’andi mashyaka, buli ryose ryagerageza gukora gahunda zaryo n’igenamigambi rihereye no kuli ibi.

Amahoro kuli twese, tuzakomeza dutekereze uko twakubakira hamwe igihugu cyacu.

bamara (2)

Prosper Bamara

STOP Paul KAGAME muri 2017

$
0
0

Nyuma y’imyaka makumyabili u Rwanda ruguye mu mwijima w’icuraburindi, bimaze kugarara ko impamvu nyamukuru zatumye u Rwanda rwihekura ari izi zikurikira

-       Kutagira demokarasi isesuye aho buri munyarwanda ubishaka kandi wiyumvamo ubushake n’ubushobozi  agira uruhare mu kubaza uko igihugu cye kiyoborwa ndetse bibaye ngombwa akabigiramo uruhare.

-       Ubuhunzi bwabaye akarande kuri bamwe mu bana b’u Rwanda

-       Ubutegetsi bukubiye kandi bwubakiye ku muntu umwe nkaho ari kamara kandi umugabo umwe agerwa kuri nyina

-       Inzego z’umutekano ziyoborwa n’agatsiko kamwe kica kagakiza

-       Kudasaranganya umutungo w’igihugu mubagituye nkuko bigomba

-       Irondakoko mu banyarwanda

Muri make ibi bikubiye aha haruguru akaba aribyo byatumye bamwe mu banyarwanda barengejwe uburenganzira bwabo bafata intwaro bagatera urwababyaye bafatanyije ndetse banashyigikiwe na bimwe mu bihugu by’amahanga, bakirengagiza ko aho ujishe igisabo utahatera ibuye. Ibi bikaza gusozwa n’imiborogo, agahinda n’akarengane k’ingeri zose tutibagiwe n’ikwizwa mishwaro rya bamwe mu bana b’u Rwanda.

Niyo mpamvu nsabye Bwana Paul KAGAME kutazagerageza guhindura itegeko nshinga ngo yongere kwiyimika muri 2017 kuko ibi bishobora kuzabyara ingaruka mbi, bamwe mu bana b’u Rwanda baheze ishyanga kubera ubwisanzure buke n’ibyo narondoye hejuru bibatera guhinduka ibyihebe bagashaka guhindura ubutegetsi mu nzira zose zishoboka. Ibi bikaba byagira ingaruka mbi cyane ku gihugu n’abagituye. Nkaba mboneyeho umwanaya wo kumugira inama ko muri iyi myaka itatu isigaye yakora uko ashoboye kwose akagura amarembo ya DEMOKARASI, akubaka INZEGO ZIKOMEYE kandi  zihamye aho buri munyarwanda wese yibona. Ntazamere nka MOBUTU yasekaga agifata ubutegetsi avugako yabunambiyeho ; kandi niba yumva ko abanyarwanda abubaha kandi bafite agaciro nkuko akunda ijambo agaciro niyumve ko mu baturarwanda uko bangana harimo abafite agaciro n’ubushobozi bwabicaza kuri uriya mwanya yicajweho n’amagufa y’abana b’u Rwanda.

Signer cette pétition

Saleh Musoni KARURANGA    Contacter l’auteur de la pétition

RDI-RWANDA RWIZA TWANZE KIRAZIRA

$
0
0

Kuba mu Rwanda  rwacu rw’imisozi igihumbi niyo ndoto duhoramo. Twiyemeje kandi tuzi neza ko urwo Rwanda rwacu rwatwibarutse, rufite n’ibibazo igihumbi, ariko twizera kandi twemera ko dushyize hamwe, dushobora kubibonera ibisubizo ibihumbi n’ibihumbagiza.

Turambiwe kuba mu bwoba aho umunyarwanda yemera gukora ibitandukanye n’umutimanama we kugirango aramuke.

Turambiwe kubaho utariho, ufite ipfunwe ry’uwo uri we, cyangwa se uko wavutse, cyangwa se aho wavukiye, utinya kugerekwaho icyiswe ingengabitekerezo ya jenoside.

Turambiwe ubutegetsi burigisa abo bushinzwe kurinda, abo butishe bukabategeka kwemera ibyaha batakoze ku ngufu batagejejwe n’imbere y’ubutabera.

Turambiwe no kuyoborwa n’umuyobozi uvuga amagambo yuzuye ubugome n’agasuzuguro; no kwica abanyagihugu hakabura n’umuntu numwe uvuga ko ataribyo ahubwo bakihutira gukoma amashyi ngo batagaragara nabi ibukuru.

Kubera izo mpamvu zose nizindi nyinshi zizwi turarondora ahangaha, twebwe urubyuruko rwa RDI Rwanda Rwiza rutuye muri New England, America, inzira tubona yatugeza kuri ibyo byose ni ukubaka igihugu kizira igitugu n’akarengane, igihugu kigendera ku mategeko kandi kikubahiriza uburenganzira busesuye bw’ikiremwamuntu.

Umutekano twifuza kuri buri munyarwanda niwawundi utuma buri wese abaho akaramuka, kandi akagena ubwe uko imibereho ye y’ejo hazaza yagenda, bidaturutse ku kiboko n’iterabwoba ry’ ubutegetsi bwa leta. Twifuza kandi duharanira ko mu gihugu cyacu, habaho ubutegetsi buha umuturage ijambo mu bikorwa byose bigamije kumuteza imbere kandi ibyifuzo bye bigahabwa agaciro gakomeye.

Twifuza ko buri wese yagira uburenganzira butavogerwa k’umutungo we bwite, kandi mu gihe habaho impamvu y’amajyambere rusange, yatuma umuturage yeguka k’ umutungo we bwite  agomba kubanza kubisobanurirwa ,nta guhutazwa kandi agahabwa mbere ya byose ingurane inganya agaciro n’byo ashobora gutakaza byose muri icyo gikorwa. Ntitwemera na gato politiki y’ubushoramari ishingiye ku kwambura abanyarwanda utwabo tugahabwa abatagire b’abanyamahanga hakoreshejwe ubujura, ingufu n’amariganya.

Tubona ko urubyirurko ariyo mizero y’ejo heza h’igihugu cyacu niyo mpamvu dusanga urubyiruko rukwiye kwigishwa no kumenya neza amateka atavangiye y’igihugu cyacu, rukigishwa indangagaciro z’umuco wacu nkuko abakurambere bawuduhayeho umurage, ibyiza tukabikomeza ibyataye agaciro tukabireka, ibyiza bivuye ahandi nabyo tukabyakira ariko tubanje gushishoza kugirango bitabangamira umuco wacu mwiza.

Kwongera ubumenyi mu ngeri zose z’ubuhanga bwatuma tujyana n’ikoranabuhanga rigezweho ku isi. Kwirinda no kurwanya amacakubiri yatatanya ingufu z’abanyarwanda hakoreshejwe irondakoko cyangwa se irondakarere n’ibindi byose bihembera urwikekwe, inzangano n’inzigo hagati y’abana b’u Rwanda.

By’umwihariko, tubona ko ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda bwatatiye ibyo byifuzo byacu byose bukaba bwarahawe nigihe gihagije cyo kubikosora ariko bukanangira.

Kubera izo mpamvu tukaba twebwe urubyiruko twiyemeje gukurikira izindi nzira zose zishoboka kugira ngo ibyifuzo byacu byavuzwe haruguru bigerweho.

Twese hamwe nk’urubyiruko duhumuke dukanguke twiyambure umwenda w’ ubwoba maze tugere ikirenge mu cy’abatubanjirije.

Turashimira amashyaka ya politiki n’amashyirahamwe yigenga yakomeje kurwanya akarengane kari kubera mu Rwanda.

Rubyiruko  rero ubu igihe kirageze ngo ibibazo by’uRwanda tubigire ibyacu. Nta muntu numwe twatumye kudukorera ibyo twagombye kuba turi gukora. Buri wese niyumve ko bimureba, two guhurira mu tubari, mu tubyiniro, mu birori ngo dusangire inzoga, brochettes, dukine agapira ariko nibiza ku kibazo duhuriyeho twese kubibera mu Rwanda, usange buri wese abyitaza. Duhagarike amarangamutima tuganire mu mahoro ibibazo bitureba twese nk’abanyarwanda tubikemure.

Twese hamwe tuzabiharanira kandi tuzatsinda.

 

Bikorewe New England, USA kuwa cumi n’icyenda Nyakanga, 2014

Belise Gakwaya

Umuyobozi wa Club RDI Rwanda Rwiza New England.

CNR INTWARI YAKIRIWE MU MPUZAMASHYAKA CPC

$
0
0

Ntwari bavandimwe,  bayoboke ba CNR Intwari, namwe Nshuti z’ishyaka ryacu,

Dushimishijwe no kubamenyesha ko ishyaka ryanyu ryakiriwe mu Mpuzamashyaka CPC.

Kuva ku itariki ya 20 kanama 2014 rero CNR Intwari izaba iri kumwe n’andi mashyaka ahuriye mu mpuzamashyaka CPC ku rugamba rwo gutabara u Rwanda n’Abanyarwanda, no kugarura amahoro mu karere k’Afurika k’Ibiyaga Bigari.

CNR Intwari yongeye gushimira amashyaka yose ahuriye muri CPC kubera icyizere yayigiriye kugira ngo dufatanyirize hamwe umugambi wo kubaka u Rwanda rushya, rubereye abanyarwanda bose. Tubijeje ko, nk’uko muzi intego zacu, umurego n’ubushake byacu biziyongera ku mbaraga nyinshi CPC ifite, bityo twese hamwe dutabare bidatinze Abanyarwanda bakomeje guhezwa mu bucakara n’ingoma mbisha ya FPR n’agatsiko ka Kagame Pawulo.

Ntwari Bayoboke ba CNR Intwari twongeye kubizeza ko tuzajya tubagezaho kenshi kandi vuba uko intambara turiho turwana yo gutabara Abanyarwanda izajya igenda itera intambwe nshya. Kugira ngo tujye twirinda ibihuha no gushyushya imitwe bitegurirwa i Kigali bigasakazwa n’ababakorera bakwirakwijwe impande zose z’isi, mujye mureba amakuru y‘imvaho ishyaka ryanyu ryifuza kubagezaho kuri site y’ishyaka (www.cnr-intwari.com). Andi makuru abagenewe by’umwihariko nayo muzi uko muyagezwaho munyuze kuri site.

 

Bikorewe i Paris ku itariki ya 22 Nyakanga 2014

Emmanuel HAKIZIMANA

Umunyabanga Mukuru wa CNR Intwari


NYAMARA WASANGA EVODE NA NDENGERA MUGAYA ARIBO BANYABWENGE

$
0
0

I.                   IRIBURIRO

Bavandimwe dusangiye itabaro !

Mbaramukanyije urukumbuzi rwinshi kuko hari haciyeho agahe gato tutaganira.

Ndahamya ntashidikanya ko muri mwe harimo abumva narabicishije irungu akaba ariyo mpamvu mbiseguyeho mbasaba gusomana ubushake n’ubushishozi ubutumwa bukubiye muri iyi nyandiko kugirango murusheho kubusobanukirwa bityo abumva bashobora kuba abasangirangendo baze duhane igihango dupfundike umwe twivune umwanzi nibirimba tumwigishe ubwiyunge nyakuri butari bwabundi bwo mu bikumwe butajya mu ngiro.

Nimwemera kuntega amaso y’umutima turavuguta umuti unyobwa ukagangahura abihebye naho abatsikimba bakanuye amaso abandi bavuza iya bahanda itarenga impinga ngo ihigure ababisha bimitse urwimo basoma intango y’inkaba.

Ubutumwa ngiye kubagezaho ni icyitegerezo (analyses) nakoze kugirango mfashe abatabona akanya ko kugikora kandi ngeze amakuru nyayo kubahabwa atariyo.

Birumvina ko ba mutima muke wo mu rutiba nibamara gusoma ibikubiye muri iyi nyandiko bitari bubashimishe ariko kandi niko kuri kandi ukuri guca muziko ntigushye. « La vérité est révolutionnaire » : Thomas Sankara

II.                BURYA NGO AMAGAMBO ARYOHA ASUBIWEMO.

Mbere y’uko niyemeza kujya muri opozisiyo ku mugaragaro nabanje gukurikiranira hafi ibikorwa ndetse n’amagambo (Discours) yavugirwaga ku maradio hirya no hino abanyapolitiki banyuranye bivovota nkibwira ko bakataje mu kwegeranya umuti w’ibibazo igihugu cyacu cyaba gifite naho sinkamenye ko bari mubabyongera.

Ndibuka ubwo nari muri Mayotte nahoraga nifuza kumenya amakuru arebana n’u Rwanda ariko mu mizo yambere bikaba byari bitanyoroheye kugera kuri za mudasobwa bitewe n’isigaranyuma ryari muri icyo kirwa kireremba hagati munyanja y’ubuhinde.

Nahoraga nifuza kumenya ibivugirwa kumbuga za internet kugirango nanjye mparahure ubwenge cyangwa se ntange umuganda muto w’ibitekerezo kugirango gakondo yanjye ibohoke kungoyi y’ubucakara iyijishe.

Igihe cyarageze amayira arasibuka ntangira kubona mudasobwa kuburyo bworoshye ndetse ntangira kujya nshyikirana na Bwana Déogratias Mushayidi haba kuri Téléphone cyangwa kuri za e.mail ariko amahirwe ntiyadusekera kuko yahise agwa mu maboko y’abanzi maze nsigara nsuherewe.

Gusuherwa kwanjye ariko ntikwanciye intege kuko nakomeje gushaka amakuru y’abasigaranye ubuyobozi bw’ishyaka PDP-Imanzi ndabashaka ndaburirwa ariko sinarambirwa amaherezo nshyirwa mbonye uko mvugana n’uwari visi perezida wa mbere  Gérard Karangwa Semushi ni uko numva ndiruhukije kuko numvaga tugiye gufatanya kwusa ikivi Intwari Mushayidi yasize ateruye.

Abanyamuryango ba PDP bari bafatanyije na Karangwa kuyobora ishyaka banyakiranye ubwuzu bwinshi kubera ishyaka n’umuhate wandangaga mugushaka icyakorwa kugirango impinduramatwara twese twifuza igerweho.

Kubera ubushake butagira ingano nari mfite bwo guhirika ingoma ya FPR natangiye kugaragariza abasomyi b’imbuga nkoranyambaga ibitekerezo byuje ikibatsi cy’impinduramatwara cyangurumanagamo maze benshi mubo twari tugihuje banyereka ko bashyigikiye ibyari bikubiye munyandiko nise « TUVE MUMAGAMBO TUJYE MUBIKORWA- FPR NTIYAFASHE UBUTEGETSI KUBW’AMAGAMBO NTA N’UBWO IZABUVANWAHO N’AMAGAMBO » Muri iyo nyandiko nerekanaga ibintu 15 byadufasha guhirika ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR turamutse tubizirikanye.

http://gasabonewspaper.over-blog.com/2014/05/tuve-mumagambo-tujye-mubikorwa.html

Icyaje kuntagaza ariko ni uko ibitekerezo byari bikubiye muri iyo nyandiko byanyuze abanyarwanda benshi uretse Bwana Karangwa Gérard Semushi twari dufatanyije ubunyamuryango muri PDP. Impamvu yashingiragaho wenda zishobora kuba zarumvikanaga ariko kandi sinakiriye neza uburyo yakoresheje atanga ubutumwa yahise yandikira abandi banyamuryango ababwira ko ngo nshobora kubavangira. Ubwo butumwa bwe bwatumye mpita mutakariza ikizere ndetse mpita mbona ko Mushayidi yari yaramwibeshyeho.

Murwego rwo kugirango rero ntaba intandaro yo kuba nabavangira nk’uko Karangwa yabivugaga nahisemo kuberereka njya kuruhande ariko nsezera ntantonganya zibayeho bityo isano riduhuza na PDP rikomeza gusugira kugeza na n’ubu rigisagamba.

Uko Kwitandukanya na Karangwa rero (Ndavuga kwitandukanya na Karangwa kuko PDP yo idashobora kumva ku mutima) niho havuye gushaka urundi rwego rwa politiki nakoreramo kugeza ubwo haje kuvuka ishyaka FPP-Urukatsa nyuma yo gusezera mu ishyaka PRM- Abasangizi.

Muri iyo nzira ndende mvuze mu magambo make cyane nahisemo kandi n’ubu ngikomeza, nahoraga kandi n’ubu mpora nshaka icyatuma opozisiyo isenyera umugozi umwe kugirango ihabwe ijambo.

Ni muri urwo rwego ishyaka mpagarariye ari rimwe mumashyaka ashyigikiye umurongo wa NOUVELLE GENERATION  / NEW GENERATION Tubona nk’inkingi yakomeza opozisiyo nyarwanda igatuma ibona ijambo ikwiye.

III.             TUGARUKE KUMUTWE W’IYI NYANDIKO MAZE MWUMVE ICYO NATERUYE NGAMBIRIYE

Inyandiko yanjye y’aka kanya nyihitiramo umutwe uteye utya sinari ngambiriye gusingiza bariya bagabo ntigeze ntsinda amazina yabo ahubwo icyo ngambiriye ni ukugaragariza abanyarwanda mpereye kuri bakizigenza  ntabiciye kuruhande kugirango dushake ingamba nyakuri zatuma opozisiyo nyarwanda ishinga nibyanga abumva badashoboye bose begure muri politiki bayiharire abazavuka barekere aho  kurangaza abanyarwanda bibabariye bababeshya ko bagamije kubabohora nyamara ahubwo bakomeje kubabohesha ibinyoma n’urwango, babiba amacakubiri ashingiye kunyungu bwite nazo batazageraho kubera ubuswa babikorana.

Icyo nshimira aba bagabo navuze mu mutwe w’iyi nyandiko ni uko bemeye kumesa kamwe bakasima( assumer) bakiyemeza gukorana cyangwa gukorera leta iyobowe na FPR kumugaragaro badakomeje kubeshya abaturage( banze gukorera muri hypocrisie) ( wamekataa kuwa wanafiki kama wanasiasa wengine).

Impamvu mbibashimira si uko nifuza gutera ikirenge mu cyabo ahubwo ni uko barushije ubugabo cyangwa ubushishozi cyangwa se ubwenge abanyapolitiki (les vraies faux politiciens) bagaragara nk’abashoboye kandi muby’ukuri ntacyo bashoboye uretse gutesha abantu igihe no kwirirwa bakwiza amatiku ashingiye ku mpuha.

Uwumva mbeshya cyangwa nkabya azasabe Imana kuramba ibyo mvuga ubu,nibidasohora sinzongere guhabwa ijambo mubagabo.

Byumvikane neza ariko ko abo ntunga agatoki ari babandi biyita inararibonye kubera imyaka myinshi bamaze basisibiranya abanyarwanda hakiyongeraho uburambe bafite muri échec kuko abagihinguka ubu (Nouvelle Génération )bakishakisha kandi bakaba bagenda bagaragaza ubushake bwo kurenga iyo mpinga y’umusenyi iteretse kumacakubiri,amakimbirane bwite (Conflit personnel/ personnel Conflict.) n’izindi nyungu zidafite agaciro.

Sinabura kuvuga ariko ko kuba muri NOUVELLE GENERATION bidasobanura ko bose ari ba miseke igoroye bitewe n’uko uko tugenda turushaho kwegerana turushaho kumenyana dusanga no muri twe harimo abakwiye kuvurwa.

Gusa igishimishije ni uko bo bemera kuba banywa umuti ugangahura imyumvire ntagahato kandi bikaba bigaragara ko bashobora no gukira burundu baramutse bavuwe neza.

Imyaka isaga makumyabiri ishize byaragaragaye ko aho kugirango opozisiyo nyarwanda itere imbere ahubwo yagiye isubira inyuma haba mu mikorere haba no mu myumvire aho abanyapolitiki benshi bakomeje kurangwa n’ubwibone bwo kumva ko bapfukamirwa nka kera bagikomerwa amashyi bigatuma banga kwifatanya n’abandi.

Ibyo byagiye bigaragazwa n’uburyo bagiye bubaka amahuriro ashingiye kunyungu za politiki hatitawe kuz’igihugu n’abagituye bagamije kuzatera imirwi inyungu z’igihugu baramutse bafashe ubutegetsi. Kuba rero barubakiye amahuriro kunyungu zabo bwite ninabyo bituma bucya bakayasenya iyo bamwe muri bo bamaze kubona ko inyungu zabo bwite zishobora kubangamirwa.

Ikindi cyagaragaye ni uko hakomeje kwubakwa amahuriro ashingiye kumasano no kumoko ndetse no kumabanga bigeze gusangira bagifite akanya ko kudusyonyora aha natanga nk’urugero rw’ishingwa ry’ihuriro RNC n’ishyirwaho ry’ihuriro CPC. cyangwa se ukwiyuburura kwa MRND muri FDU-Inkingi.

Aha ni naho hapfunditse ibanga ry’ubufatanye bwa RNC na FDU risa ijana ku ijana nk’igabana ry’ubutegetsi hagati ya FPR na MRND ariko kandi muri aba (ndavuga RNC na FDU) buri wese yibikiye icenga cyangwa umuvuno w’uko azisubirana mugenzi we bamaze guhirika Kagame barwanya.

Murwego rwo gukomeza gutesha abantu igihe no kubajijisha kugirango barusheho kwizerwa les oppresseurs d’hier (ndashaka kuvuga abashenye u Rwanda bakoresheje za système biyubakiye bo ubwabo) baciye umuvuno wo kwita abandi banyapolitiki babona ko bashobora kwemerja (Emerger)  ibyitso bya FPR ntagihamya bafite ahubwo ari ukugirango babapfukirane kandi babangishe rubanda..

Ahari urujijo ni uko amwe mumashyaka cyangwa amwe mu mahuriro yigize nta nenge yakomeje kugaragaza ko atakorana n’abo bahimbira ibisebo nyamara bakaba batagoheke binginga FPR n’amahanga ngo abafashe kwinjira muri leta iyobowe na FPR (Contradictoire) bisobanura ko badashaka gukorana n’abo babeshyera ko ari ibyitso bya FPR ahubwo bashaka gusimbura ibyo byitso ku ibere.

Hagaragaye kandi ubuswa cyangwa échec ku bantu biyita inararibonye babeshyako bagamije kwunga abanyarwanda basaga miliyoni cumi n’imwe nyamara barananiwe kwunga abanyapolitiki bo muri opozisiyo batarenga Magana abiri (200) urugero natanga ni uburyo FAUSTIN TWAGIRAMUNGU yabonye amahirwe (opportunité) yo kwubaka opozisiyo imwe bikamunanira ahubwo agahitamo gusenyera RNC muri CPC ashishikariza Dr Murayi na bagenzi be gushinga ishyaka rishya.

Mugukoma urusyo dukoma n’ingasire  twibuke ko ariko kuba FAUSTIN TWAGIRAMUNGU  yarabashije gusenyera RNC muri CPC byatewe na none n’ubwibone bwa gitutsi butakijyanye n’igihe aho ingirwabayobozi za RNC ( pour ne pas répéter les propos du Dictateur Kagame qui les traite d’Ibigarasha) bumva ko bagomba kujya mukintu ari uko bakiyobora bityo bituma Dr MURAYI na bagenzi be bitandukanya nabo bashinga ishyaka RDU.

Ngarutse kubuswa bwa TWAGIRAMUNGU FAUSTIN (Politicien expiré/ Expired politician) mbere nemeraga nk’inararibonye nyuma nkaza kubona ko nibeshye ni uko hari amashyaka yanze gutumira ayita ko ari mato cyangwa se nta bayoboke afite nyamara akarenga akemerera amashyaka ataravuka (RDU ya Dr Murayi) Birumvikana ko nta kindi yabigiriye uretse Inyungu zishingiye kumutungo Dr Murayi yinjizaga muri RNC noneho ukaba ugomba kwimuriwa muri CPC.

Amwe mumashyaka ya opozisiyo kandi yaranzwe no gusenya andi mashyaka magenzi yayo  kugirango agumane ubwikanyize (Monopole) Urugero natanga ni uko RNC yagize uruhare rukomeye mugusubirishanamo abayobozi b’ishyaka PPR-Imena bagamije kwihimura Kuri KAZUNGU wari warasezeye muri RNC amaze kuvumbura ko RNC na FPR nta kibuno nta nnyo.

Ibyo kugirango babigereho bahimbye amakuru y’uko KAZUNGU yaba yarariye amakotanyi kugirango akomeze gukorana n’inzego za DMI mubikorwa byo kuneka abanyarwanda.

Ikindi kandi ni uko Général KAYUMBA NYAMWASA yabashije gucengera FDLR akigarurira Géneral BYIRINGIRO VICTOR uyobora FDRL by’agateganyo abo bakorana batabizi akamukoresha munyungu ze bwite agatezuka kunyungu za FDLR.

Amwe mumakosa yamukoreshaga ni ukumuha amakuru apfuye amuteranya n’abandi banyapolitiki bagaragaje ubushake bwo gukorana na FDRL abita ba maneko ba Kigali. Ibyo nabyo bikaba bigaragaza ubumenyi buke (défayance) cyangwa manque de vigilence y’inzego z’iperereza za FDLR.

FDLR n’ubwo yagaragaje kugira résistance ariko umubare w’ingabo zayo wakomeje kugenda ugabanuka ndetse n’abayobozi bayo bagata ingabo kurugamba bakigira Kigali naho urubyiruko bashishikarije urugamba rugasigara rwomongana mumashyamba.

Kugeza ubu kandi ku rwego rwa Politiki FDLR ntirabasha kwikuraho ikirego ihozwa kumutwe cy’uko ingabo zayo zakoze jenoside. Ibyo nayo ikaba yarabitewe no kwifungirana cyane n’aho ifungukiye ifungukana umunyapolitiki wacyuye igihe usigaye avuga amagambo akayacurikiranya.

Tukiri kuri RNC kandi ni uko kugeza ubu ikubita agatoki kukandi ishaka uko yasenya RDU ya Dr MURAYI nk’uko yabigenje kuri PPR-Imena ya KAZUNGU.

Ahandi hagaragaye ubuswa bukabije ni ukuntu Géneral HABYARIMANA EMMANUEL wigeze kuba Ministre w’ingabo yananiwe kwifatanya na CPC ku ikubitiro ahubwo agahitamo kwifatanya na Générale de Brigade Professeur Docteur Pasteur MUPENZI  bidatinze Afande MUPENZI atamazwa n’inzego z’umutekano za ZAMBIA  zimushinja gukorana na leta y’u Rwanda mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’impunzi.

Kuba ariko CNR Intwari ya Géneral HABYARIMANA yaragaragayeho gukorana na Géneral  MUPENZI ukekwaho gukorana na leta ya Kigali ntibyabujije CPC kwakira CNR muri iyo mpuza mashyaka ititaye kuri izo antecedant scandaleus. Impamvu ziri Clair si ngombwa kuzisubiramo.

Ikindi cyagaragaye ni uko amwe mumashyaka cyangwa se amahuriro ya opozisiyo yuzuyemo ibyonnyi beneyo babizi bagakomeza kubyihorera kubera impamvu bazi bo ubwabo.

Aha na none ndatanga urugero kuri RNC yakomeje gukorana na Maneko za Kigali ntibashe kuzitahura kereka niba byari biri mu migambi yayo kuko tuzi ko iryo huriro rihagarariwe n’inararibonye mubikorwa by’iperereza.

Aha kugirango byumvikane neza ndateganya kubagezaho amakuru natahuye ku ikinamico y’urubanza rwiswe urwa Lt Joel Mutabazi na bagenzi be aho nzabagaragariza ukuntu Pte Kalisa Innocent na Lt JOEL MUTABAZI ndetse na ROBERT MUKOMBOZI wiyita JONATHAN GOOD LUCK ukoresha profile y’IHURIRO RNC RWANDA bakoranaga n’inzego z’ubutasi bw’u Rwanda kandi bitababujije kuba inkoramutima za RNC.

Opozisiyo kandi yaranzwe no kudashyigikirana mubikorwa bimwe na bimwe (manifestation,amasengesho) ahubwo ugasanga habaho uruhurirane rutegura intatane ibyo bikorwa nk’abasahuranwa igihe bityo bigatera urujijo mubaturage basanzwe bakabura uwo bashyigikira n’uwo bareka maze aho byabereye hose hakagenda hagaragara ubuke bw’abantu.

Ikindi cyaranzwe muri opozisiyo ni inzangano n’inzigo kuburyo bamwe bagiye bagaragaza ko badashobora kujya mugikorwa cyangwa mu ihuriro ririmo ba runaka kubera amasinde bifitaniye bifite inkomoko mubihe bya kera bagikomanya amahembe.

Muri opozisiyo akandi hagaragayemo abanyapoliti bameze nka nta nkumi yigaya bishatse kuvuga abantu badafite carisme politique ariko bagashaka kwemeza abantu ko nabo bashobora kuba baravukanye imbuto ngo ko aribo abanyamerika bifuza ko basimbura Kagame natanga urugero kuri RUSESABAGINA nawe wanze kujya muri CPC kubera ko atahawe umwanya wa Perezida w’iyo mpuzamashyaka.

Twibutse ko uyu Paul Rusesabagina yamenyekanye kubera Filme Hôtel Rwanda. Uyu Paul Rusesabagina nawe ari mubanyapolitiki barangwa n’ubwibone nka bwabundi bwa gitutsi.

Ibyo byose maze kuvuga muri izo ngingo n’ibindi ntarondoye nibyo byatumye nibaza nti “NYAMARA WASANGA EVODE NA NDENGERA MUGAYA ARIBO BANYABWENGE” Kubera impamvu zikurikira:

  1. Wasanga Aba bagabo bombi n’abandi ntavuze barasanze kuguma muri opozisiyo ya baringa byazabaheza kurugamba rutajya mbere bahitamo guhindura umuvuno bakiyemeza kuva mu ruhande rudashinga bakemera gukora nk’ingaruzwamuheto kugirango nyir’umuheto nasinzira bazawigarurire bamwerekezeho imfora.
  2. Wasanga ya mishyikirano amashyaka ya opozisiyo ahora asaba muri za mémorandums z’urudaca kubera kunanirwa gusinya imwe bose bahuriyeho icyarimwe bo barayigezeho muburyo bwabo ntatinyuka kwita ubwa giswa bityo bakaba badakoreshwa na FPR ahubwo bakorana murwego rw’igabana ry’ubutegetsi nk’iryo CPC ihora isaba (aha ndashaka kuvuga EVODE wagabanye umwanya mukanama k’impuguke z’abanyamategeko) kuko NDENGERA we icyo yagabanye kitaramenyekana.

Mwavuga muti ugabana ubutegetsi ntagabana umwanya umwe gusa. Nibyo koko niba se yarabuze abo yizera yafatanya nabo gushyikirana na FPR kubera ubuswa yababonyeho akisanga ari wenyine? Ibyo rero byaba byumvikana impamvu yagabanye umwanya umwe.

Aba bagabo bakibarizwa muri opozisiyo barangwaga n’ibitekerezo bya gihanga (Bari Brillant) kuburyo bashobora kuba barahuye na deception yo kwicara mu modoka igaragaza ubwiza inyuma ariko  ntigire moteri bahitamo kujya mukimodoka gishaje ariko gifite moteri ipfa gukukuza. Aha na none Sinabura kuvuga ko icyo kimodoka gishobora kukugeza aho ujya cyangwa se kikagutsinda munzira gusa amafuti y’umugabo nibwo buryo bwe.

Aho rero niho mpera nita aba bagabo abanyabwenge kurusha ababita ibigoryi, abasahiranda n’andi mazina kuko bo banze gukomeza kubeshya abanyarwanda bihitiramo kuvuga rumwe n’uwo bari bahanganye mugihe abo basize muri opozisiyo bananiwe kwemeza FPR imishyikirano bakananirwa no gushyikirana hagati yabo ubwabo kugirango bunge ubumwe aribwo bwabaha ububasha bwo kwuka igitutu ingoma ya FPR ikava ku izima bityo igahindura imikorere.

IV.              UMUTI WATUMA OPOZISIYO IKOMERA

Umuti ntawundi dore ko twakomeje kuwutsinada igihe kirekire kugirango tutiteranya ariko noneho igihe kirageze ko duhitamo kwiteranya kuko dusanga byagirira akamaro urugamba tugamije.

Mureke tubivuge ikibyimbye nigishaka kimeneke.

Kugirango twubake opozisiyo ifite ingufu ni uko tugomba kumvisha bariya banyapolitiki nashyize mumajwi n’abandi bahuje amateka nagiriye akabanga ko bagomba kujya mukiruhuko cy’iza bukuru bakareka amaraso mashya akinjira muri politiki kuko rwose bo bacyuye igihe n’ubwo badashaka kubyemera.

Ariko kandi ayo maraso mashya nayo agomba kujyana n’ibitekerezo bishyashya bihuza abanyarwanda bose bitabavanguye.

Tugomba kurenga imbibi dushyirwamo n’amashyaka yacu ndetse byaba ngombwa tukazisohokamo burundu tugakorera mu muyoboro umwe rukumbi ukora nk’uko ANC ya Nelson Mandela yakoraga.

Tugomba kubanza gushyiraho idélogie imwe cyangwa projet de société inogeye abanyarwanda bose kandi b’ibihe byose kandi tugashyiraho n’amabwiriza tugomba kwubahiriza twese akatubera igihango kiduhuza.

V.                 UBUTUMWA KU RUBYIRUKO

Ndakangurira urubyiruko kudakurikira buhumyi ababeshya ko bashoboye nyamara badashobora no gutahura za maneko zabacengeye zigambiriye kubata mu mutego w’umwanzi bikaba byatuma mwisanga aho mutifuzakaga kugera.

Aho kumara imyaka myinshi muri opozisiyo itagira icyo igeraho cyangwa se mu ishyamba (kupigana vita ambavyo havisonge mbele wala vyenye ukosefu wa msimamo imara) wayimara mu ishuri kuko uwiga aba adata igihe kandi burya iyo uri mu ishuri ntawe uguhiga ndetse iyo wize ukaminuza uraza ukayobora babandi barinambiyemo akaba ari nawe ushyiraho amabwiriza abajyana mukiruhuko cy’iza bukuru (Démobilisation).

Ibyo mbabwira twarabibonye igihe twatahaga tubyina intsinzi naho abari bigaramiye za MAKERERE UNIVERSITY n’ahandi twe turara rwa ntambi baraje turaberereka barakaba (WAKAKABA KULIA wengine TUKAKABA KUSHOTO). Nyamara tujya kurugamba twari twarataye amashuri twakereye itabaro naho abo twitaga ibigwari barasigaye mumashuri nibo ubu basigaye biyita intwari ngo zabohoye u Rwanda.

Rubyiruko niba koko mwumva mugomba kwambarira itabaro mwimera nka cya kirondwe cy’indondgozi cyumiye kuruhu inka yarariwe kera (lazima nyinyi wenyewe mushike nyadhwifa za uongozi wa mtandao pinzani kwa sababu uwezo mnao na sababu mnayo na niya mnayo).

Ntacyo abo bakambwe muri inyuma bakora mutabasha muramutse mwishyize hamwe mugakora ikintu kimwe rukumbi cyabafasha gushinga inzego zikora neza kandi zifite ingamba zihamye.

Muve inyuma y’abantu bashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga mubareke bikorere imitwaro yabo barusome nk’uko barwishigishiye.

VI.              IBITEKEREZO BISOZA

Bavandimwe dusangiye igihugu mbagejejeho izi annalyses kugirango niba koko muri mwe hari abifuza kugera kumpinduramatwara nyakuri mukaba muri mu mashyaka mwibeshya ko ashinga kubera ibinyoma babatwaza babizeza ibitangaza badashoboye ko mwashishoza ejo mutazicuza igihe cyanyu mwataye mutaretse n’imisanzu itabarika muhatanga, mukitandukanya nabo mugatangira urugendo rushyashya rufite ikerekezo gihamye.

Simbakangurira kwigana bariya bagabo navuze haruguru niba mwiyumvamo ubushake buhagije bwo gukora opozisiyo nyayo itandukanye n’iyo navuze haruguru.

Ndahamya ko muzirikanye ubu butumwe bwababera umusemburo wo gufata ingamba zihamye (strategies) zatuma ijwi rya opozisiyo rirushaho kumvikana.

Simbakangurira kandi kuza muri FPP- URUKATSA kuko naho ntabitangaza turageraho bitewe n’uko tukimeze nk’umwana wiga gutaguza.

Ariko kandi twabizeza ko twiteguye gutahiriza umugozi umwe n’abantu bose bafite ubushake bwo gushyiraho urwego rumwe rwahuza ibikorwa byose by’abatavuga rumwe na leta ya Kigali. Yewe ndetse na bariya bakambwe bemeye gushyira ubwibone (orgeuille) hasi ntacyatubuza guterana nabo ingabo mubitugu maze tukabasindagiza kugeza mu biruhuko byabo by’iza bukuru.

Ndangije mbashimira kuba mwigomwe akanya katari agato mukagaharira gusoma iyi nyandiko nkeka ko hari icyo izafasha benshi mubazayisoma.

Bikorewe I Paris mubu Faransa

Kuwa 23 Nyakanga 2014

akishuli

Amacumu acanye AKISHULI ABDALLAH

Tél:   0033 758 17 30 72

E.mail: Abdallah.akishuli@yahoo.com

 

 

Rwanda:Ni iki kihishe inyuma y’ihindurwa rya Ministre w’intebe na Guverinoma?

$
0
0

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Nyakanga 2014 inkuru yasakaye hose ko Ministre w’intebe Pierre Damien Habumuremyi yasimbujwe Anastase Murekezi wari Ministre w’abakozi ba Leta n’umurimo.

Kuki Bwana Pierre Damien Habumuremyi yakuwe kuri uriya mwanya?

Ubusanzwe Pierre Damien Habumuremyi ni umuntu wagaragaje ko ari umukozi ndetse agirirwa icyizere na Perezida Kagame ku buryo ndetse yari ageze aho atitiza bimwe mu bikomerezwa byo muri FPR mbese wamugereranya na wa muboyi mwiza utumwa kw’isoko akajya gushaka ibihendutse biri munsi y’amafaranga shebuja yamuhaye ndetse yamara no guhaha akagarurira shebuja amafaranga yasigaye. Mwibuke ijambo rya Habumuremyi aho yagize ati:”Bwana Perezida wa Repubulika tubabarire twese twarakosheje uretse wowe!”

Bivugwa ko Habumuremyi yari yarahawe ingufu ku buryo yageze aho yirukana Ministre Protais Musoni na ba Eugène Barikana!

Umuntu nka Habumuremyi wumviraga Perezida Kagame Ijana kw’ijana ntabwo yashobora gukurwaho nta mpamvu ifatika. Mu mpamvu zikekwa n’uko Habumuremyi yaba afite umuvandimwe witwa Sipiriyani uba muri FDLR mu mashyamba ya Congo ndetse na Habumuremyi akaba yarabaye mu nkambi ya Mugunga mbere y’uko isemywa, hari amakuru atarabonerwa gihamya avuga ko ngo uwo muvandimwe wa Habumuremyi yaba yaragaragaye mu majyaruguru muri Hoteli ya Habumuremyi ariko ibi ni ibyo gushidikanyaho kuko umuntu nka Habumuremyi ntabwo yatinyuka ibintu nk’ibyo.

Ariko isesengura rindi rivugwa n’uko ngo mu minsi yashize hari uburyo Bwana Habumuremyi yaba yarabonanye na Perezida wa Tanzaniya, Jakaya Kikwete. Ngo Bwana Habumuremyi yari avuye mu nama ya EAC muri Tanzaniya yemera lifuti ya Perezida Kikwete wari ugiye i Nairobi mu muhango wo kwimika Perezida Uhuru Kenyatta. Niba ari byo koko n’ubwo umuntu yahamya ko ibyo Kikwete byose yaba yaraganiriye na Habumuremyi yabisubiriyemo Kagame ntabwo uko Kagame tumuzi yabishira amakenga.

Kuganira na Kikwete, Kugira umuvandimwe muri FDLR, gushimwa na benshi ko akora neza, kuba yarahawe uyu mwanya kugira ngo akarere k’amajyaruguru kayoboke FPR ariko bikanga kuko muri iyi minsi byagaragaye ko FDLR ihafite abayoboke kugeza mu bayobozi, ibi byose byatuma Habumuremyi yaba yigijweyo.

Kumwigizayo ariko ni amaburakindi kuko iyo aza kuba hari amakosa amuriho nta kuntu Perezida Kagame yari kumushimira ahubwo yari kumutuka nk’uko asanzwe abikora. Mwibuke ko mu ijambo yavuze mu muhango wo kurahiza Leta nshya yagize ati:

“Ubwo ndashimira Ministre w’intebe wari uyoboye iyo gouvernement n’abamufashije, ari abashya, ndetse n’abatayigarutsemo, aliko bazakomeza imilimo mu zindi nzego, na zo zikorera abanyarwanda, zikorera igihugu. Hari impamvu nyinshi zituma ibintu hari ubwo bihinduka, nta n’ubwo byaba bikubiye ko ari ukugaya akazi kakozwe, ahubwo n’iyo akazi ari keza, intego irakomeza ahubwo no kurushaho. Ni byo rero umuntu yavuga muri ibi biba bihinduka, biduha gouvernement nshya cyangwa se bituma hazamo abayobozi bashya, cyangwa se abari basanzwe, banakomeza. Ubwo, mpereye kuri ibyo, nagira ngo nizeze abagiye muri gouvernement, nshya, iyobowe na prime minister Murekezi, inshingano ari ugukomeza ibyiza abayobozi baba batezweho amaso, gukorera abanyarwanda. Icya kabiri, ni ukwifuzwa ko hakomezwa kandi kuzuzanya, abakoreraga leta ya mbere, igituma ibyiza byagezweho, ni uko bakoraga nk’ikipe, bakoreraga hamwe, bakuzuzanya, imbaraga, ufite imbaraga nyinshi aha, nkeya, bakuzuzanya, imbaraga zigatubuka. N’ubu ntawabinyura iruhande, niko bikwiye kuba bikomeza, ahubwo intego ni ukurusha, kugira ngo umusaruro tuvana mu bikorwa, urusheho kwiyongera. Ndabasezeranya rero ubufatanye kandi mbubasaba…”

Ibivugwa ko yaba agiye kugirwa Ambassadeur i Burundi ni ibintu twavuga ko bigoye kwemera kuko n’uwagizwe Ambassadeur i Burundi, Bwana Amandin Rugira amaze igihe gito arahiye.

Ku bivugwa ko Habumuremyi yaba yazize kwanga kwitaba inteko byo ni ibintu nabyo bigoye kwemera kuko uko Habumuremyi azwi ntabwo ari umuntu watinyuka gusuzugura abadepite, ikindi kandi ibyo yagombaga kubazwa byo gusenyera abaturage hari abaministre babishizwe kandi bo ntawabakozeho ahubwo bahawe imirimo mishya muri Guverinoma yagiyeho. Ukwijujuta kw’abadepite ko umuntu yagushyira mu rwego rw’ikinamico cya FPR cyo kwerekana ko abadepite  b’u Rwanda nabo bafite ijambo. Kuko nta wundi muntu muri ruriya Rwanda wabuza Habumuremyi kwitaba abadepite atari Kagame ubwe ikindi kandi ntabwo abadepite bakwijujutira Habumuremyi ibikonyozi byo muri FPR bitabiri inyuma! Cyangwa n’amayeri yo kumugusha mu mutego nk’uwatezwe Lt Gen Charles Kayonga bakamubwira amasaha atari yo Kagame akahamutanga bikitwa agasuzuguro!

Hari na bamwe baketse ko Habumuremyi yashyizwe ku ruhande ngo ategurwe kuzasimbura Kagame mu 2017 ariko nyine Kagame afite umwanya ukomeye mu gihugu utuma akomeza gutegeka nk’uko byari bimeze ku gihe cya Perezida Bizimungu, ariko iyo usesenguye usanga urwego Perezida Kagame agezeho hari abasigaye bamufata nk’Imana yabo, kongeraho ibibazo by’ubutabera ibyo bitapfa gushoboka.

Iyo umuntu ashyize mu gaciro asanga iki gikorwa cyo guhindura Leta kimaze iminsi kigwaho ahubwo gukuraho Habumuremyi bikaba byaba nk’uburyo bwo guhita haba impinduka muri Leta kuko itegeko nshinga riteganya ko iyo Ministre w’intebe avuyeho avanaho na guverinoma ye yose.

Amakuru The Rwandan ifite kandi yizewe n’uko kuri uyu wa gatandatu ushize tariki ya 19 Nyakanga 2014 umuntu umwe mu bagizwe ba Ministre bashya yahuye n’umuntu arimo agura imyenda mishya amubwira mu marenga ati”nanjye his excellency yanyibutse!”

Ikigaragara n’uko iyi Leta nshya ari Leta igamije gutegurira Kagame inzira igana mu guhindura itegeko nshinga no kwiyamamaza  mu matora ya 2017.

Kuri iyi ngingo twahera kuri bamwe mu bashyizwe muri Leta bigaragara ko ari intore kabuhariwe mu bukangura mbaga ku rubyiruko nka Joe Habineza Utumabahutu, Francis Kaboneka.

Na none ingufu zahawe ishyaka PSD nazo ni izo kwibazwaho, ese ishyaka ryagize amajwi 5% rihabwa Minisiteri y’intebe na Perezidansi ya Sena rite? Ni ukuvuga umwanya wa 2, n’uwa 3 inyuma ya Perezida wa Repubulika!

Mu rwego rwa politiki hari abasanga ibi ari ugushaka ingufu mu majyepfo y’igihugu aho Ministre Murekezi akomoka no kuneza abashyigikiye PSD mu majyepfo ngo bazunge mu rya PDI mu gusaba ko Perezida Kagame yongera kwiyamamaza mu 2017 ndetse no kujijisha amahanga herekanwa ko Perezida na Ministre w’intebe bava mu mashyaka atandukanye, kuba Ministre w’intebe yava mu rindi shyaka ritari FPR rigaragara nk’iryiganjemo abahutu kandi ryahozeho kuva mbere ya 1994 hari abanyamahanga bamwe bashobobora kwibyibeshyamo amahinduka no gufungura urubuga rwa politiki.

Kuba Ministre w’intebe mushya Murekezi mu minsi yashize yaratangaje ko ubundi ubwoko bwe ari umututsi ahubwo abakurambere be baba barahinduye ubwoko bagahinduka abahutu ntawamenya niba ayo magambo hari icyo yaba yaramaze mu guhabwa uriya mwanya!

Ikindi n’uko guhitamo Murekezi nka Ministre w’intebe ari ibyo kwibazwaho mu gihe Mu myaka yashize ahagana mu 2010 Ministre Murekezi abadepite bamugeze amajanja benshi bifuza ko yakurwaho icyizere ndetse bamwe bamwifatira ku gahanga ariko yari yaraguje ararusimbuka!

Abirukamywe muri Leta bazize iki?

Duhereye kuri Protais Mitali, byakunze kuvugwa ko ari umuntu w’umuswa byaba mu kazi n’ahandi mu gihe bigaragara ko muri Leta harimo abantu b’abahanga benshi, kuvugwa mu kibazo cy’umuhanzi Kizito Mihigo, ikibazo cya Miss Colombe utarahawe ibyo yemerewe ubu akaba ari mu bibazo by’insobe, Mitali kandi bivugwa ko yashyize imbere inyungu ze imbere n’amatiku agaca imitwe y’abandi bo mu ishyaka PL bari bakomeye bashoboraga guteza ishyaka imbere rikamera nka PSD, ku buryo ishyaka PL ryahazahariye cyane bityo rikaba ritigaragaza cyane ku buryo FPR ibura icyo yereka abavuga ko nta mashyaka yandi ari mu gihugu, kuba kandi atarashoboye gushyira abitwa abacikacumu bose mu kwaha kwa FPR bikaba bigaragara ko basigaye ari benshi mu barwanya ubutegetsi nabyo yabizira. Mbese uwavuga ko Mitali igihe cye cyari kigeze ntabwo yaba yibeshye!

Ikosa Mitali yakoze muri PL ashyira inyungu ze n’iza FPR imbere y’iza PL siwe ubikora gusa kuko no mu yandi mashyaka hari abandi bantu twavuga batari abahanga na gato ndetse twavuga ko ari abaswa nka ba Alvera Mukabaramba, Musa Fazir Harerimana ariko babona imyanya ku idarapo ry’amashyaka yabo ariko mu bikorwa byabo bakorera FPR n’ubwo umusaruro aba ari muke bwose bakarekerwa mu myanya mu rwego rwo rwo kwerekana ko FPR idategeka yonyine.

Nka Musa Fazir Harerimana bivugwa ko ari nk’umugaragu wa James Musoni ngo icyo ashoboye ni ugushyanuka no kuregana naho iby’akazi byo bivugwa ko ntabyo ashoboye.

Amakuru agera kuri The Rwandan avuga ko hari bamwe birukanywe bazira kunyereza umutungo nka ba Agnès Kalibata, Stanislas Kamanzi, Protais Mitali

Dr Anitha Asiimwe we ntawe uyobewe ko azize Ministre Binagwaho batashoboye kumvikana kuko Binagwaho uretse amahane, gutukana no kwiyemera yisanganiwe afitanye ubujura akorana na Jeannette Kagame mu bijyanye n’imishinga ya SIDA bituma yica agakiza.

Abashyizwe muri Leta bategerejweho iki?

Kugarura “Joe” Joseph Utumabahutu Habineza byo umuntu yabibonamo uburyo bw’ubukangurambaga no gutegura amatora cyane cyane mu rubyiruko no mu mahanga dore ko Joe afite inshuti nyinshi mu bijyanye n’imikino n’abategura imyidagaduro kandi agakundwa cyane mu rubyiruko cyane cyane  rw’ igitsinagore aho bose bamubona nk’umuntu cool! Ikindi twavuga n’uko ari inyuma ya Kagame uruhu n’uruhande.

Kugarurwa mu kibuga kwa Joe nyuma y’agashya k’amafoto n’inkumi byatumye yegura bivuze ko noneho Joe agarukanye umurego udasanzwe ndetse twavuga ko ushobora kuzaba uruta uwo yari asanganywe dore ko abacuranzi n’abandi banyanijeriya badasobanutse basigaye bahora mu rujya n’uruza mu Rwanda!

Undi winjiye muri Leta ni Francis Kaboneka, wari umudepite, akaba yarinjiye mu nteko ku itike y’urubyiruko nyuma akaba depite wa FPR. Ni umuntu wa DMI bizwi w’umuhezanguni kandi kabuhariwe mu bukangurambaga cyane cyane ku rubyiruko rw’abatutsi! Abenshi bamwibuka ubwo yasobanuraga gahunda ya “Ndi umunyarwanda” n’ubwishongozi bwinshi mu gihugu cy’u Bubiligi! Kuba ahawe Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu abasesenguzi babibona nk’uko agiye kwifashisha uwo mwanya ngo acishe umweyo mu nzego z’ubuyobozi bw’ibanze mu gihugu bivugwa ko abarwanya ubutegetsi bamaze kuzicengera, ikindi kivugwa n’ugufasha gushakira Kagame inzira mu matora ya 2017.

Kuri Ministre James Musoni, we bivugwa ko kuba agiye muri Minisiteri y’ibikorwa remezo n’ukugira ngo agurishe EWSA ndetse n’ingomero z’amashyanyarazi zose zijye mu maboko y’amasosiyete ya FPR twavuga ko ari bimwe mu bintu bike Leta isigaranye bitaragurishwa.

Nk’uko bisanzwe buriya Ministre James musoni arimukana na Maneko Ladislas Ngendahimana (murumuna wa Ministre Mathias Harebamungu) ahubwo abagenda ku Kacyiru muritonde, Kacyiru ihindutse indiri ya ba maneko, none se hakurya hazaba hari maneko Francis Kaboneka muri MINALOC hakuno hari Karenzi Karake muri NISS iruhande rwabo hari Maneko Ladislas Ngendahimana muri MININFRA murumva aho hantu ari nyabagendwa?

Gérardine Mukeshimana, wagizwe Ministre w’ubuhinzi twavuga ko ari umuhanga aje gusubiza mu buryo ibyo Agnès Karibata yari yarazambije. Mukeshimana mu minsi yashize yagiranye ikibazo na Ministre Karibata bituma yegura ajya kwigira PhD ndetse igihe yigaga yatsindiye 2012 BIFAD Award for Scientific Excellence

Undi twavuga w’umuhanga ni Dr Uziel Ndagijimana wari umunyamabanga uhoraho muri ministeri y’ubuzima aho Ministre Binagwaho atatinyaga kumwita igicucu mu bantu ubu agiye kuba umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubukungu n’imali.

Valentine Rugwabiza uretse kuba umuntu wa Kagame n’umugore we twavuga ko ahagarariye abanyarwanda b’abatutsi bahungutse bava muri Congo ,  birahwihwiswa ko kuba ahawe kuba Ministre wa East African Community ari nko kumutegura kuzasimbura Ministre Louise Mushikiwabo bivugwa ko ngo nta musaruro arimo gutanga muri iyi minsi.

Marc Matabaro

The Rwandan

Inyandiko ku muvandimwe Abdallah Akishuli

$
0
0

Muvandimwe AKISHULI ABDALLAH,

Mbanje kugusuhuza! Urakagira Umugisha w’Imana, Iguhe ibigukwiye ndetse usagurire nabandi.

Mumagambo make, nagira ngo gusubize ku nyandiko yawe, aho wagize uti “NYAMARA WASANGA EVODE NA NDENGERA MUGAYA ARIBO BANYABWENGE”. Nashatse kwita iyi nyandiko yanjye nti “AKISHULI NAWE YEREKEJE IYA KIGALI”, ariko ubwonko buganza umutima, buti musuhuze ntumuzi.

Ntatinze muri byinshi rero, njyewe ndi umunyarwanda utuye Kigali, ntabwo ndibukubwire amazina yanjye, ariko nagira ngo ngire icyo nkwibwirira waba wirengagije, cyangwa se ngo turebe uko twabyumva kimwe. Nanone ni binanirana, ntibivuze ko turi bube abanzi, cyangwa tudashobora guhurira muri Opposition. Ikindi nuko ndi umututsi, nkaba narabuze abantu benshi bishwe muri Genocide ya 1994, ariko hari nabandi bake bazize ubwicanyi bw’ingabo za APR. aha uraza kwibaza uti ese wari muri FPR? Ashwi da, sinigeze nyibamo usibye ko umuryango wanjye wose ariyo ubamo. Uribwongere uti kuki? Nuko nahoze nibaza byinshi kubahutu nabatutsi, kandi nareba nkasanga ntawavugishaga ukuri, birtyo ndifata, ariko nyene imyaka 24 irashyize FPR iyobora, nkaba nanjye rero mbona ko ibibazo byabaye byinshi cyane kuruta ibya leta ya MRND na MDR.

I.            AMATEKA YAWE MURI OPPOSITION

Muvandimwe rero, nta byinshi ndibuvuge kumateka yawe, cyakora nasanze waratangiye neza urikumwe na Dushaidi ugacika intege, ariko ubungubu ukaba wariyuburuye mirindi shyaka ryifuza ko Nouvelle generation  ihabwa umwanya munini muri politik. Ariko nkwibarize? Ko nabonye usenya Twagiramungu Faustin kandi nawe aribyo yifuza? Ahubwo njye nasanze ufite ikibazo nabo bose wise ko ari abanyapolitik bashaje.

II.            IBISOBANURO KUMUTWE WAWE W’INYANDIKO

Nigeze kubona inyandiko ndende cyane wisobanura ko udafatanije na General Prof Dr Mupenzi, umwe wafatiwe Zambia, ngushyira mubo nakwita ko bakwiye chance yakabiri, wenda Mupenzi yaragushutse. Ariko rero kuvuga ko ushima ibyo Evode na Ndengera bakoze, nahise nkwibazaho cyane. Ese muvandimwe, ubwo Urwanda uraruzi? FPR urayizi? Ese burya bariya bagabo bari muri RNC bahoze muri FPR ubona bari hanze, cyangwa nabahutu bamaze kuyihunga, ubona ari ibigoryi? Ese Akishuli wari wabaza nako ubwo ndimo kukwandikira tugiye kubona Ministre w’Intebe Mushya, ubwo ibya Habumuremyi uzaba ubyumva mu gihe kizaza, noneho rero uzabaze abahutu bayisohotsemo, ureke abatutsi kuko bo nabonye nta pitie ubagirira. Akishuli rero niba ushaka kuza Kigali, hamagara Evode aragushakira umwanya, ariko uhagarike gupropagea iyo virus ya FPR ko amashyaka ari hanze, ntacyo amaze. Washatse kwereka abanyarwanda ko Opposition ntacyo zimaze, ko abazirimo bari mumatiku, ubundi uti barutwa nabagiye Kigali guhakwa no kwuzuza ibifu. Ahandi naho urashaka kurecruta abakiri bato. Aho kugirango utubwire ibishya byo muri iryo shyaka, urasenya abandi ukoresheje amatiku yo muri za administration interne zayo mashyaka. Iyo ni strategie ya FPR. Aho kugira ngo utubwire icyo abo bagabo nayo mashyaka wikoma, uratubwira ko bamwe ari MRND/FPR vs MDR, ahubwo ukatwumvisha ukuntu bazaryana nibagera mumishyikirano. Bwana Akishuli, mubyo wanditse byose kuri ariya mashyaka ntacyo ndibukivugeho kuko nta mwanya wamatiku abanyarwanda bakeneye. Icyo bakeneye ni abantu bazi ubwenge, bashyira inyungu zabaturage bari mugihugu no hanze imbere.

Ntabwo ndibuvugire ishyaka na rimwe cyangwa ngo mvuguruze ibyo wakomojejeho kuko ni amatiku gusa yuzuyemo. Cyakora iyo uza kuba ufite ibitekerezo bizima ntabwo warikuvuga ko RNC igizwe nabatutsi bakibona ko bagomba kuba hejuru yabandi, FDU ngo ni MRND. Ubwose kuzi igihagararo cyabakiga cg abarera bo muri MRND, noneho uzi nabatutsi, ubwo ahubwo urumva utavuze ko bafite coalition ikomeye. Byashoboka gute ko abatutsi bashaka gutegeka abandi bakorana nabahutu bo muri MRND. Twese turiyizi, ahubwo urashaka gutera complexe abahutu baturuka mubindi bice byurwanda, nkabo muri CPC. Iyi nayo nindi Strategie ya FPR.

Wageze naho uvuga kuri bariya basirikare bari mumanza ba Lt Joel Mutabazi, ko uzi byinshi kandi bakorana na DMI na RNC. Ese wowe ibyo wabimenye ute niba utarakorana nabo? Niba aribyo wasomye, urakora analyse kubyo wasomye cyangwa? Niba uzi byinshi byabakoranye na DMI na RNC, ubwo nturimo kudutangariza ko Gen Fake Prof Faux Mupenzi mwakoranaga koko? ????

Ndagira rero ngusaba ko niba udashoboye kubwira abanyarwanda icyo ishyaka ryawe rigamije, ureke kudutesha igihe mwitangaza makuru kuko ridufitiye akamaro, kandi niba FPR nayo yaraguhaye kugafaranga ukaba ukirimo urakora, uzabaze abahutu bayikoreye uko ibagenza. Niba hari n’amabanga ufite yaryameho ejo mugitondo batakwohereza babana bari aho ngaho bazanye twa tuzi.

Kubasomyi ba therwandan.com, mujye mwitondera abazana amatiku. Amakuru dukeneye nayo muri Leta ya Kagame uko atwikira, asenyera, yiba, yica bene kanyarwanda. Amashyaka nashaka azabe 20 cyangwa 40, iyo bitangira niko bigenda. Hazagera nigihe cyo kujya muri Coalition, cyangwa amwe amire andi. Icyo mpamya nuko habaye amatora ya Democatie, FPR n’ishyaka rya akishuli batabona amajwi menshi, kuko umwe bamurambiwe undi ntazwi.

Akishuli President Museveni yaravuze ngo mumuco wabo baravuga, ngo “Gaburira ibibwana byose ntuzi ikizahiga”

Gira Amahoro

Isesengura kuri Leta nshya yagiyeho mu Rwanda

$
0
0

Nyuma y’ishyirwaho rya Guverinoma nshya mu Rwanda kuri uyu wa 24 Nyakanga 2014, Radio Impala yagiranye ikiganiro na Bwana Marc Matabaro mu rwego rwo gusesengura ikihishe inyuma y’iri hinduka rya Guverinoma.

Mwakumva ikiganiro cyose hano hasi

U RWANDA RURASHYA, INGOMA YA KAGAME IHINDURA IMIRISHYO…..: DR RUDASINGWA

$
0
0

Nkuko bisanzwe Kagame yashyizeho undi Minisitiri w ‘Intebe, Anastaze Murekezi, umuhutu ngo wasabye imbabazi, kandi wavuze ko afite amaraso y’abatutsi mu bisekuruza bye.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, mukomeze mube maso kuko Kagame nagatsiko ke baragerageza kubajijisha kandi ntacyahindutse:

1. U Rwanda rutegekwa na Kagame, madamu we Jeanette, n’agatsiko ka a
basirikare ba batutsi ahanini bahoze ari impunzi muri Uganda.

2. Ako gatsiko gakorera Kagame na Jeanette niko kayobora goverinoma ya mbere (no.1) itagaragara (informal government), ifatirwamo ibyemezo kandi iyobora goverinoma ya kabiri No.2 ( formal government-). Maj. Gen.Jack Nziza niwe ukora nka Minisitiri w’Intebe muriyo goverinoma ya mbere, raporo azishyikiriza Jeanette na Kagame. Inzego z’umutekano zose, niyo zibarizwa muri goverinoma ya kabiri, zitegekwa nabagize goverinoma ya mbere. Na FPR ubwayo ni igikoresho cya gatsiko muri goverinoma zombi. Umutungo witirirwa FPR, cyangwa wa leta, muri Crystal Ventures cyangwa Horizon Group, control yabyo iba muri goverinoma ya mbere.

3. Iyo goverinoma ya kabiri niyo ibarizwamo abahutu, no muri rusange abasivili. Birazwi ko Minisitiri w”Intebe, aba Minisitiri,n abandi bayobozi bakuru bagomba kubanza kubaza ba Jack Nziza na bagenzi be muri goverinoma no.1 mbere yuko bafata ibyemezo, biturutse ku buremere bwabyo. Mbere yuko Kagame atanga igisubizo, ba Minisitiri b’Intebe nabandi bayobozi bakuru bagendera ku magi, bagategereza.

4. No muri goverinoma no.2 abahutu babarizwamo hari imyanya ubu batageramo: Minisitiri w’Ingabo, Ububanyi n’Amahanga, Ubutabera, Imari, Banki Nkuru, Rwanda Revenue Authority, Ubuzima…ibyo bigomba kujya mu maboko y’ abatutsi bakorera Kagame n’agatsiko ke, kandi bumva ko bakorera goverinoma no.1.

5. Mu guhindura guverinoma, Kagame aba ashaka kubeshya abanyarwanda na banyamahanga ko hari ibyo yavuguruye. Reka da! Ubu u Rwanda rwugarijwe n inkongi y’imiriro, inzara, ubwicanyi bukabije, ubuhunzi, ubushyamirane buzavamo intambara, gutoteza no gufunga abatavuga rumwe na Kagame na gatsiko ke, ubwoba, ubushyamirane n’ intambara z urudaca nabaturanyi, n’ibindi. Kagame ni nka wa wundi babwiye bati inzu irahiye, nawe ati nimusase turyame.

6. Kagame ntasinzira, ngo arashaka guhindura Itegeko Nshinga akiha indi manda y’Imyaka irindwi, akazavaho abisigiye umugore,umwana we, cyangwa undi wese azihitiramo, Iyo niyi nshingano nyamukuru Kagame yahaye agatsiko ke muri goverinoma No. 1. Murekezi na goverinoma ye No.2 yabagendera ku magi ngo niyo izaherekeza Kagame na madamu we, bityo ngo ingoma yabo igasugira igasagamba.

7. Kagame ntasinzira kuko mu kwigamba ko azakomeza kwica abanyarwanda ku mugaragaro, yahisemo gushora u Rwanda nabanyarwanda mu yindi ntambara. Abo yatije imyanya muri goverinoma ya kabiri ngo nabamutiza umurindi mu kurwana intambara azatsindwa.

Kagame ahanganye nabanyarwanda batarambirwa, baharanira uburenganzira bwa banyarwanda bose, n’ubumwe muri demokarasi.

Tuzarwanya Kagame na gatsiko ke hamwe. Tuzamutsinda hamwe. Tuzubaka u Rwanda hamwe.

Nyuma yo kuvanaho ako gatsiko, abanyarwanda bazashyiraho inzego z’umutekano bose bibonamo; goverinoma bazumvikanaho kandi biciye mu nzira ya demokarasi; inzego z’ubutabera zizarengera buri munyarwanda kandi zirenganura abarenganye bose; n’ubwiyungye nyakuri bushingiye ku kubwizanya ukuri.

Munyarwanda, Munyarwandakazi: hitamo uruhande ruzatsinda. Itaze Kagame nagatsiko ke, bazarohame bonyinye, bazira ubwicanyi bwabo.

Tubahaye ikaze!

Twitinya. Tuzatsinda!

Dr Théogène Rudasingwa

Viewing all 10370 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>