Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10397 articles
Browse latest View live

Impuguke mu mategeko yasobanuye ibyaha Félicien Kabuga akekwaho n’aho azaburanira.


INZIRA Y’UMUSARABA YA KIZITO MIHIGO –‘Kuva ku gisobanuro cy’urupfu kugeza kurupfu rwe’ IGICE CYA 2

$
0
0

Iki ni igice cya cya kabiri cy’inzira y’umusaraba ya Kizito Mihigo kirimo ubuzima bwa buri munsi Kizito Mihigo yagize igihe yari afunze muri gereza ya Nyarugenge no nyuma yaho muri gereza ya Mageragere mu gihe cy’iminsi 1583, kuva taliki ya 15 Mata 2014 kugeza 15 Nzeri 2018.

Ivan Kagame yagizwe umwe mu baize inama y’ubutegetsi ya RDB

Kwibuka 26: Ubuhamya bw’uwarokokeye i Kibeho

Umuhanzi Kabalira Viyateri wacuranze URUTANGO rutangiza amakuru mu kinyarwanda

$
0
0

Padiri Kabalira Viyateri – isakaramentu ry’ubusaseridoti yarihawe mu mwaka w’1940 (ku rutonde rw’abapadiri b’abanyarwanda aza kuri nimero ya 49). Uretse kuba yarihaye Imana nyuma akaza gusezera akabaho nk’umulayiki, ni umwe mu banyarwanda bazwi kubera gucuranga inanga. Abanyarwanda benshi bazi inanga itangira amakuru mu kinyarwanda kuri radiyo yabo. Ni umurya wo mu nanga “Urutango” benshi bakunze no kwita “Urwandiko”, Kabalira Viyateri yacuranze avuga iby’umuntu watumwe kujyana urwandiko ku Gisenyi. Muri iyo nanga twumva uburyo abanyarwanda kera bajyanaga amabaruwa ku nkoni bayashyiriye abatware. Hari abatera urwenya ko kubera ko abantu benshi batari bazi gusoma, bakaba kandi barumviraga cyane, ngo birashoboka ko hari abajyanaga amabaruwa mu by’ukuri avuga ko bagomba gufatwa bagahanwa.

Urutango ni inanga ifite umwimerere udasanzwe, cyane ko muri yo Padiri Kabalira Viyateri yagerageje kuvuga mu mvugo yihariye y’abantu bo mu Murera, mu Buhoma, no mu Bushiru. Ubundi ikinyarwanda nk’urulimi kirakize cyane kimwe n’izindi ndimi. Hari ikinyarwanda cyabaye icya bose, ikivugwa ibwami i Nyanza, noneho hakaba n’ikivugwa mu turere dutandukanye tw’igihugu. Ugasanga abanyarwanda bakomoka mu Kinyaga bafite uburyo bwihariye mu mvugo, abakomoka mu Gisaka nabo bakagira imvugo yabo, abakomoka mu Rukiga, mu Bugoyi n’ahandi  bikaba uko. Igishimishije ni uko mu by’ukuri ibyo bitabuza abanyarwanda kumvikana. Ibi ndetse byakwibutsa kwa kundi umuvandimwe w’umurundi avugana n’umunyarwanda bakumvikana hatagombye kuba umusemuzi.

Kabalira kandi muri iyi nanga, atwibutsa ko abanyarwanda batahise basobanukirwa n’ibintu byaje iwacu bizanywe n’abazungu. Twakwibutsa ko imbunda abanyarwanda babanje kuzifata nk’imyuko. Mu nanga Kabarira atwumvisha ko indorerwamo yabaye igihe kirekire amayobera ku banyarwanda. Uretse ibyo kandi, twumva ko abanyarwanda bashoboraga kuba bafata urwandiko bagakeka ko barwoza rubaye rwanduye bakabona kurushyikiriza uwo rugenewe.

Kabalira Viyateri yacuranze kandi n’izindi nanga nk’iyo avugamo inzuki, ishushanya umuvumbu uri guhakura ubuki inzuki zimuri hejuru. Hari “Abandi Imana zirabaha”, “Umugabo” n’izindi.

Ngaya amagambo twumva mu nanga URUTANGO:

URUTANGO

Mwana we ga Ntamakiriro,

Ntamakiriro munywanyi wanjye

Mwana we ga ngwino nkubwire

Ngwino twiririmbire ga urutango

Urutango ga Nyankoramarigo

Ushaka urutango ga narwumve ee.

Mwana we ngwino tugende,

Twabaye tukibivuga nk’aho twagiye mu nzu

Mwana we ngo urwo rutango turucurire,

Mbona umumotsi avuye kwa Setako

Ngo ninje ngo njane ga  urwandiko

Iriya ku Gisenyi ga mwana we sinakoze impamba

Umugore n’abana ntibarabimenya ngo ninjende mwa

Ha baragatemagugwa ngende ntagira impamba!

Mwana we … mukuru wanjye niko kumbwira

Ati shahu wacecetse, none ga baradusenya

Haguruka ga ugende mwa

Mwana we ga Ntamakiriro

Ntamakiriro munywanyi wanjye

Ubwo ga ndagiye sinsezeye ku mwana

Sinsezeye ku mugore mbe mwa

Urabambwirire uti ngo aragiye mwa.

Nuko naragiye ngo ngere kuri uwo mutsindwa

Niko kumpereza ga urwandiko ngo ningende

Haaan mwana we haa yewee

Ndagenda iryo shyamba ryose mwana we

Ndagenda, ngo njye ku…

Izuba rije kurenga mba ngeze kuri Mutura

Ngeze kuri Mutura mwana we ndeba haruguru

Nshaka ahantu nasaba ga amaze yo kunywa

Ndahabura mba ndi amacinya.

Ngiye kubona mbona inzu mwana we

N’abantu batatu bayihagaze imbere

Ndareba nti hariya nahasaba amazi mwa

Nuko niko kwegera ngeze iruhande ndababwira

Nti mbe nta mazi mwampa yo kunywa

Bati hoji… amazi y’abapagasi… hoji genda

Jyana urwandiko rwawe.

Ndabihorera ngiye kubona mbona bagiye mu nzu

Nanjye ndakurikira…

Ngiye kubona mbona umuntu aranyegera

Uko negera inzu umuntu nawe akanyegera

Nti ngwino turamukanye mugabo wa mama

Ahari weho wampa n’amazi nkinywera

Ngo ngire ntya mfashe inkoni hasi

Mbona nawe afashe iyindi hasi

Nti uriya muntu yabaye ate ko ari kunyigana?

Ndamusekera mbona nawe aransekera

Muhereze akaboko mbona nawe arampereza akandi

Nti ngwino turamukanye mwa

Nuko niko kumwegera maze kumwegera

Mbona nawe araje nti nuko nyabusa

Ngwino turamukanye ariko gira n’ingoga

Muhereza ga intoki nawe ampereza izindi

Ngo nshake umuntu ndamubura

Mbona ikintu kiri imbere yanjye kimbuza kumufataaa

Ndarakara ndacira mbona nawe araciriye

Mutunge urutoki mbona nawe arantunga ga urundi

Nti turarwanye sha!

Nti ese iki kintu ni igiki

Ikintu gisa ga n’amazi

Ariko umuntu akiri imbere

Nkamuhamagara ntanyitabe mwa

Mwana we ga Ntamakiriro

Ntamakiriro munywanyi wanjye

Inzira ntibwira umugenziii.

Nuko mwana we ndakenyera

Nkenyeye nawe arakenyera

Ndasimbuka mbona nawe arasimbutse

Nti ndagukubise mba ndi amacinya

Ndasimbuka

Nkubite muri cya kintu kimbuza kumufata

Mbona kirikunuye kiguye imbere

Nanjye ndiruka nti reka batanyifatira mwa

N’umugabo mbona araguye

Nti ndaguhaye mba ndi umwambi!

Ngo ngere hirya mu rutoki mwana we

Ngiye kumva numva ikintu kiravuze

Nti ubanza bagiye kumfata ga

Ngiye kubona mbona uruntu

Urumodoka runini rw’urukara

Numva ruravuze

Nti eeeh nti mama yambyariye ubusa

Ndiruka no mu rutoki nti mwana we

Iriya modoka nimfata ntateyi imbayi kwa Bayitelemi

Iraba nayo yarirutse iragatemagugwa

Ndayisiga mba ndi umwambi

Mfata urwandiko rw’abandi mu ntoki

Nuko ndumiriza ndaceceka ndarembera

Ngo ngiye kumva numwa rwa rundi ruraboroze

Ngo huu ngo huuu ngo huuu

Nti kirashaka kwiruka cyangwa cyambuze

Ngo ngiye kubona mbona kiragiye gikurikiye imbarabara yose

Nti si jye wagukira kavune umuheto!

Ngo kimare kugenda nanjye niko gufata imbarabara yose

Nuko niko kugenda ngo ngere munsi yo ku Nyundo

Noneho nti njye ko ngeze ku ruzi

Ndagenda ninywera amazi mwana we

Maze kunywa amazi nuko niko gukenyera ndagenda no ku Gisenyi

Ngo ngere ku Gisenyi nahageze hakiri kare

Nsaga ga umuzungu ari ku biro

Nuko niko kugenda rero noneho muhereza ga urwandiko

Maze kumuhereza ga urwandiko aritegereza arasoooma

Nuko niko kundembuza ati ese

Urwandiko rwawe wazanye ko ari wino nsa

Rukaba rwaranduye ntaho bagufunga?

Uhuun

Nti shobuja nagiye hanyuma rero ni mu mvura nuko nikubita hasi

Urwandiko rugwa mu byondo ngeze ku mugezi ndarwoza

Ndarwoza hanyuma izuba rivuye ndarwanika

Maze kurwanika rwumutse ndarukuzanira

Umuzungu ngiye kubona mbona arasetse

Nti seka wo kagira Imana we ba batindi b’abirabura ntibaba bankubise?

Mbonye amaze guseka nti nuko none ngize Imana ikindi ni iki?

Umuzungu niko kwandika ga urundi rwandiko

Arampereza nti mbese ko inzara yenda kunyica…

Ntaho umpaga amafaranga nkagenda nkajya kugura ibyo kurya mwa?

Nuko rero mwana we ngiye kubona mbona akoze mu mufuka go ku kibuno

Nti agongago wasuriye ntaho nagajana mba ndi amacinya

Kora mu gundi mufuka mwa

Akora mu mufuka w’imbere ngiye kubona

Ampere … ampereje amafaranga

Ni amafaranga ga mwa haaa

Nayaguze umwenda w’umugore wanjye

N’uw’umwana wanjye menshi mba ndi amacinya

Ndagenda nyereka abandi bati amafaranga ni menshi mwana wa

Ndavunja nuko niko kugenda bampa urwagwa ndanywa bampa n’ibijumba ndahambira

Ayandi ndasagura njya kugura umwenda w’umugore wanjye mba ndi umwambi

Abazungu barakabyara!!

Nuko ndaza mwana we bari barampaye urwandiko

Ngo rwo kunyaga cya gishubaziko cyacu ngo ni Setako

Ngeze mu nzira nuko rero nuuuu… barambaza bati byagenze bite

Sinabivuga sinabivuga.

Turasaba abasomyi baba bazi umwirondoro wihariye wa Padiri Kabalira Viyateri (ni ukuvuga igihe yavukiye, igihe yatabarukiye, aho yakoze, amaparuwasi yabayemo, akazi yakoze, uwo bashakanye avuye mu gipadiri, n’urubyaro rwabo niba ruhari) kuwudusangiza, babinyujije kuri izi emails zikurikira (valencem@mail.ru na ambromann@hotmail.com), kugirango tunonosore inyandiko yerekeranye n’amateka y’uyu muhanzi/mucuranzi.

Byanditswe na:

Maniragena Valensi

Nzeyimana Ambrozi

Kabuga agiye kurega abamwise umujenosideri kandi atarakatirwa n’urukiko!

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Mu itangazo ryasohowe n’ababuranira Félicien Kabuga, baravuga ko bagiye gutanga ikirego kubera ko uburenganzira bw’ibanze bwa Félicien Kabuga butubahirijwe.

Muri iryo tangazo rigenewe itangazamakuru (musanga hano hasi) abanyamategeko Me Laurent Bayon na Me Emmanuel Altit bo mu rugaga rw’ababuranira abandi rwo mu mujyi wa Paris baravuga ko uburenganzira bwa Félicien Kabuga bwo gufatwa nk’umwere mu gihe nta rukiko ruramuhamya ibyaha bwahonyowe nk’uko biteganywa n’amategeko y’ubufaransa.

Haratangwa urugero rw’itangazo ryasohowe ku itariki ya 16 Gicurasi 2020 ku bufatanye bw’ubushinjacyaha bw’ubufaransa na Gendarmerie yaho aho izo nzego zita Félicien Kabuga “umwe mu bajenonosideri bakomeye b’abanyarwanda”.

Ikindi Aba banyamategeko bagarutsaho ni itangazwa ry’ifoto ya Félicien Kabuga mu gihe yatabwaga muri yombi nta ruhushya bamusabye byakozwe na Gendarmerie.

Ababuranira Kabuga kandi bafite gahunda yo kwanga ko Félicien Kabuga yoherezwa kuburanira Arusha.

Azagezwa mu rukiko kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Gicurasi 2020 aho urukiko ruziga niba agomba gukomeza gufungwa by’agateganyo, abacamanza bakaba bafite iminsi 15 yo gufata icyemezo niba azashyikirizwa cyangwa ntashyikirizwe urugereko rwasigaye rukurikirana imanza zasizwe n’urukiko rw’Arusha (MTPI)

Itangazo risoza rivuga ko bidatinze kuri uyu wa gatatu tariki 20 Gicurasi 2020 bagiye kugana urukiko kubera uko guhonyora nkana uburenganzira bw’ibanze bwa Félicien Kabuga.

Nabibutsa ko kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Gicurasi 2020, Félicien Kabuga ku nshuro ya mbere nyuma y’iminsi itatu atawe muri yombi, yitabye Ubushinjacyaha bw’i Paris kugira ngo abazwe, aho yatwawe na Polisi acungiwe umutekano ku buryo bukomeye.

Umunyamategeko w’Umufaransa, Emmanuel Altit, ni umwe mu bunganizi be. Ni Umunyamategeko umaze igihe muri uyu mwuga, kuko yunganiye Laurent Gbagbo wahoze ari Perezida wa Côte d’Ivoire agirwa umwere ku byaha by’intambara yari akurikiranyweho. Yaburaniye kandi na Padiri Hormisdas NSENGIMANA wagizwe umwere n’urukiko rw’Arusha.

Kuva 1996 ingabo z’u Rwanda zavogereye Congo kugeza ubu. Inyuma y’ibyo bitero hari amabanga akomeye

KARASIRA YAGIRANYE IKIGANIRO N’IJWI RY’AMERIKA: BYAMUKURURIYE IBYAGO!


Gahanga gahanga wazize iki? Nazize urw’abagabo ariko wowe uzazira akarimi kawe!

$
0
0

Abanyarwanda barayamaze bati: ” Nyiri kirimi kibi yatanze umurozi gupfa “! Mubyukuri iyo witegereje uburyo Abanyarwanda bakomeje gukoresha imbuga nkoranyambaga (Social media), wibaza niba amateka yacu yashize hari icyo yaba yaratwigishize bikakuyobera!

Izi nsigamigani natangiriyeho zose zitwigisha ko gupfa kuvuga ibyo wishakiye n’igihe ubivugiye bigomba kwitonderwa. Ariko cyane cyane nk’abantu bitwa Abanyarwanda by’umwihariko bitewe nibyo twabonye ndetse twaciyemo tugomba kwirinda kuvugira ibyo twiboneye kumbuga nkoranyambaga.

Nyakwigendera Dr Murego Donat wahoze mw’ishyaka rya MDR yigeze kuvuga ati: << Banyapolitiki muramenye mujye mwitondera iyi mikoro (micro-phone) kuko iyo tuyigeze imbere turahimbarwa tukavuga menshi kandi ibyo uvugiyeho ntabwo ibigusubiza>>! Aha yaburiraga abari batangiye kuvuga amagambo gashozantambara mugihe cy’amashyaka menshi. Nyamara bamwe byarangiye baguye koko muri uwo mutego.

Ibyo Dr Murego  yavugaga koko naje kubibona kandi koko ngo akarenze umunwa karushya ihamagara. Ikinteye kwandika iyi nyandiko ni nyuma yikiganiro cyaciye kuri Youtube yitwa 250 TV. Aba bana dore ko iyo  wumvise amajwi yabo usanga bakiri mu myaka mikeya. Baherutse kwibasira Madame Ingabire Victoire Umuhoza bamushinja ngo kuba yaragize uruhare murupfu rw’umupasiteri witwa Theoneste Bapfakurera witabye Imana yishwe. Tubibutse ko bikekwa ko aba bishi ahubwa bashakaga guhitana Théophile Ntirutwa ubarizwa mu ishyaka DALFA Umurinzi riyobowe nyine na Madame Ingabire Umuhoza. Muri icyo kiganiro usibye kwibasira Madame Victoire Ingabire, umwe muribo (umukobwa) haraho yagize ati: Ingabire agomba kwicwa! Birababaje!

Ubuse banyarwanda turagana hehe koko? Kuki tutigira kumateka y’abatubanjirije? Mwibuke umugabo Mugesera Leo uburyo yakatiwe burundu azira ijambo rutwitsi yavugiye ku Kabaya kuwa 22 Ugushyingo 1992. Tubibutse ko nk’uko twabibonye haruguru yahimbawe maze akavuga ko ngo Abatutsi bagomba kunyuzwa iy’ubusamo ( Umugezi wa Nyabarongo) maze bagasubizwa iwabo muri Ethiopie. Iri jambo niryo ryatumye avanwa aho yabaga muri Canada akaza gufungirwa mu Rwanda. Ndetse bamwe bariheraho bavuga ko ngo Genocide yateguwe. 

Urundi rugero ni urw’uwahoze ari Perezida w’Inteko isginga amategeko mu Rwanda, ndetse akaba yaranabaye Perezida wa Guverinoma y’Abatabazi Dr Sindikubwabo Theodore. Abantu bibuka ijambo yavugiye mu cyahoze ari Butare( ubu ni mu ntara y’amajyepfo), aho yagize ati: Abanyabutare bigize ntibindeba, mugomba gukora. Ababikurikiranira hafi bemeza ko nyuma y’iri jambo ubwicanyi muri Butare bwakajije umurego. Iyo atipfira mpamya ko ubu aba ari mukaga hatanitaweho ko yayoboye igihugu, ahubwo azira ariya magambo.

Twibuke kandi ko abanyamakuru benshi bo kuri radiyo yitwaga RTLM (Radio Télévision Libre des Mille collines) bazize amagambo mabi yuzuye urwango yacaga kuri iyo radiyo ndetse bamwe bakaba barabifungiwe. Twavuga nka Valérie Bemeriki, Nöel Hitimana, Kantano Habimana ndetse n’abandi. Tubibutse kandi ko yi radiyo yazwe abantu benshi, ndetse bamwe bavuga ko n’uwahoze ari umunyemari Kabuga Felicien uheritse gufatirwa mu Bufaransa ko ngo mubyo ashinjwa byibanze harimo ibyavugirwaga kuri iyi RTLM.

Iyo tuvuga ibi si ukuzura akaboze ahubwo ni ukugirango abakiri bato bigire kubababanjirije. Tuba kandi tugirango abanyepolitike nabo bamenye ko ibyo bavuga umunsi wabo nugera bazasubiza ibibazo birebana n’ibyo bavuze. Mwitondere imbuga nkoranya mbaga bavandimwe!

Uretse kandi aya magambo y’urukozasoni yavuzwe n’uyu mwana w’umukobwa, twabibutsa nandi magambo gashozantambara amaze iminsi avugwa n’abamwe mu banyepolitike b’u Rwanda.

Aha twavuga nka Perezida w’u Rwanda ubwe Paul Kagame. Uwavuga amagambo mabi yagombye kuzisobanuraho bibaye ngombwa byatwara imyaka myinshi. Amagambo nka: Tuzabarasa kumanywa y’ihangu, barancitse barambuka (impuzi) mba narabamariyemo umujinya ntihagire uwambuka, yarishwe (Sendashonga) kuko yari yarenze umurongo utukura, naramaze niba naramurashe (Habyarimana) nawe iyo ambona aba yaranyishe, n’utaricwa ni ikibazo kigihe gusa n’ibindi n’ibindi.

Umuyobozi wa Ibuka Prof. Dusingizemungu Jean Pierre nawe aherutse kuvuga amagambo ateye isoni aho yahamagariraga abacikacumu ba Genocide yakorewe Abatutsi kujya imahanga guhiga, gutesha umutwe no guhungeta abanyarwanda baba hanze ndetse ngo byashoboka bagakora n’ibindi (kwica).

Twavuga kandi n’abandi benshi barimo nka Generali Majoro James Kabarebe, Tom Ndahiro n’abandi. Iyo rero witegereje uburyo bahimbarwa bakoresha izi mbuga nkoranya mbaga bivugira ibyo bashaka, wibaza niba basubiza amaso inyuma bakareba uburyo abanyepolitike bambere byabagizeho ingaruka. Muramenye namwe mutazaba nka Gahanga wazize akarimi ke!

Narangiza nisabira abantu mwese mukoresha imbuga nkoranya mbaga baba abanyepolitike, baba abantu basanzwe kumenya ibyo muvuga. Mwirinde amagambo abiba urwango, mwige koroherana nuwo mudahuje imitekerereze. Mwibuke ko kutumva ibintu kimwe bidasubanuye ko kanaka ari umwanzi wawe. Nimureke guca imanza mukoresha amagambo ya gashoza ntambara. Nimutege amatwi ibitekerezo by’abo mudahuje maze mwungurane inama. Umutwe umwe wifasha gusara!

Bana mukiri bato ubwo ndashaka kugaruka kuri uriya mwana w’umukobwa wo kuri chenal ya 250 TV ndetse na bagenzi be. Nyamuneka muracyari bato kandi mumenye ko ingoma zihora zisimburana. Ntabwo FPR Inkotanyi izayobora ubuzira herezo. Nimara kugenda muzasigara mwihishahisha imahanga muhigishwa uruhindu ku bw’amagambo abiba urwango mukomeje gukoresha. Urabe wumva mutima muke wo mu rutiba!

Isi yabaye umudugudu, ibyo muvuze bikwira isi yose mukanya nkako guhumbya. Kandi nkuko natangiye mbivuga: Akarenze umunwa karushya ihamagara! Niba ugirango ndabeshya uzabaze Leo Mugesera, Nduhungirehe, Evode Uwilingiyimana n’abandi!

Murakoze.

Umusomyi

Inkomoko y’ijambo: “Gufilipafilipa”

$
0
0

Kuvuga ngo “Kanaka yihaye Gufilipafilipa” byaturutse ku mugabo witwaga Filipo Mpayimana ku ngoma ya Paul Kagame ahayingayinga umwaka wa 2020. Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu witandukanyije n’umutimanama agakoreshwa cyangwa akavugishwa amateshwa nta nyungu igararara abonamo, yibwira ko afite ibisubizo by’ibibazo byose, agashyanuka kuri buri wese cyangwa ku bivuzwe byose yibwira ko biza kumubyarira inyungu ariko amaso akanga agahera mu kirere.

“Gufilipafilipa” ubundi byaturutse ku izina ry’uyu mugabo rya Gikirisitu yafashe abatizwa kera akiri umwana ariryo Filipo.

Filipo Mpayimana ni ubuntu wize indimi anandika n’ibitabo. Nuko nyuma y’ahagana mu w’i 1994 ubwo u Rwanda rwagwaga mu icuraburindi, uyu Filipo Mpayimana yaje guhungira i Congo ndetse agenda inzira niende ahunga abo akeza ubungubu. Yageze aho agera ibwotamasimbi kwa ba rutuku. Yarahageze rero aratura nk’abandi akora ubuzi butandukanye akanyuma akaba ari ako mu ruganda rw’indyoshyandyo.

Akunze gukora udukoryo twinshi dutangaje

Mu gihe cy’amatora ya Perezida wa Repubulika yo mu 2017 bamwe bafashe nk’ikinamico, Filipo Mpayimana yitahira mu Rwanda.

Ageze mu Rwanda, atangaza ko ashaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda. Mu gihe benshi mu biyamazaga bangiwe gukomeza Filipo we yemerewe gukomeza nyamara yari yakuyemo ake karenge yitahiye i Bwotamasimbi.

Ajya gutanga ibyangombwa byo kwiyamamaza yateze agahene (moto)

Mu gihe cyo kwiyamamaza benshi twakekaga ko ari kwikinisha cyangwa arimo gucurangira abahetsi urebye umubare w’abitabiraga ukwiyamamaza kwe.

Mpayimana Filipo yari akunzwe cyane n’abaturage ku buryo aho yiyamamarizaga hose habaga hakubise huzuye!

Nyuma ya 2017, Filipo Mpayimana yakomeje ibikorwa byinshi byo gucira isiri abayobozi b’i Kigali ngo arebe ko hari utuvungukita twava ku meza FPR iriraho ngo tumugwe mu kanwa. Ndetse ashinga n’urubuga rwa Youtube akoresha afilipafilipa!

Muri uko guhakwa kwe anakomeje kugeza ubu afite umuderi wo kwibasira abo abona ko batavuga rumwe n’abo ashaka guhakwaho akigira umuvugizi wabo n’ubwo atarabona ubwo buhake.

Ikivuzwe cyose aba yakinjiyemo ndetse ntanagira isoni zo gusohora za video afilipafilipa mu ndimi z’amahanga.

Ubu noneho arimo gufilipafilipa mu binyamakuru by’i Kigali atabaza ngo “Interahamwe” zirenda kumwica!

Yageze n’aho avuga ko amagambo rutwitsi ya Gen James Kabarebe yari akwiriye!

Bityo rero iyo umuntu yitandukanyije n’umutimanama agakoreshwa cyangwa akavugishwa amateshwa nta nyungu igararara abonamo, yibwira ko afite ibisubizo by’ibibazo byose, agashyanuka kuri buri wese cyangwa ku bivuzwe byose yibwira ko biza kumubyarira inyungu ariko amaso akanga agahera mu kirere., bavuga ko “Yihaye GUFILIPAFILIPA”.

Ngirente akomeje kwitirirwa ibyemezo atazi impamvu, igihe, n’aho byafatiwe!

PADIRI KIBANGUKA ATI: “NUMVISE NGO HABYALIMANA YAPFUYE NARISHIMYE CYANEEEE”

Mu rukiko, Kabuga yakosoye ibintu bitatu mu mwirondoro we!

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Gicurasi 2020, agera imbere y’ubutabera, mu rukiko rw’i Paris, umuherwe w’Umunyarwanda Kabuga Felisiyani ufungiwe mu gihugu cy’u Bufaransa kuva kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2020 ubwo yatabwaga muri yombi, yagaragaje ko hari amakosa mu mwirondoro we, arawukosoza.

Ku munsi wa mbere wo kwitaba, tariki ya 19 Gicurasi 2020 Kabuga yagejejwe imbere y’Umushinjacyaha Mukuru mu Bufaransa, we n’ubwunganizi bwe bagaragaza ko batishimiye ko yitwa umujenosideri mu gihe Urukiko rutaramuhamya icyaha. Habayeho no kutishimira kuba yarafotowe atabitangiye uburenganzira.

Mu gusohoka mu rukiko, yazamuye ikiganza afunga igipfunsi aramutsa imbaga yari hanze y’Urukiko yiganjemo abo mu Muryango we, bari barangajwe imbere n’umuhungu we.

Ku munsi wa kabiri wo kwitaba, tariki ya 20 Gicurasi 2020, Kabuga Felisiyani yitabye Urukiko rw’Ubujurire i Paris mu Bufaransa, arinzwe cyane bikomeye nk’uko byari byagenze ku munsi wa mbere.

Kuri iyi nshuro, imbere y’urukiko yari yicaye mu kagare kagendeshwa, akaburana yicaye kubera izabukuru, abanza gusomerwa umwirondoro we.

Agifata ijambo, Kabuga Félicien yavuze ko umwirondoro abwiwe utari wo neza, ku mazina y’umubyeyi we, ku myaka ye, no ku murimo akora.

Mu byo yakoshoje, harimo rimwe mu mazina ya Se, akaba yanabwiye urukiko ko itariki ye y’amavuko ari iya 01 Werurwe 1933. Ibi bisobanuye ko afite imyaka 87 aho kuba 84 nk’uko byari bimaze iminsi bivugwa. Kabuga yatangarije Urukiko ko ari umupfakazi (veuf), afite abana cumi n’umwe. Ku bijyanye n’akazi akora, aha naho yakosoye ibyari mu mwirondoro yatangarijwe, yabwiye urukiko rw’ubujurire ko muri iyi minsi nta kazi afite kuko afunzwe.

Urwego rwashyiriweho gusoza imanza zaburanishirizwaga Arusha, kuri uyu wa kane rwasabye u Bufaransa ko Kabuga yazoherezwa i La Haye mu Buholandi akaba ari ho aburanishirizwa. Abunganira Kabuga bo  (Me Laurent Bayon na Me Emnmanuel Altit) bari basabye ko yaburanishirizwa mu Bufaransa, hategereje icyo Urukiko rw’Ubujurire ruzabitangazaho kuwa 27/05/2020, ibi kandi bikazanatangarizwa rimwe n’isuzuma rizaba ryakozwe ku ireme ry’urupapuro rusaba itabwa muri yombi rye (Arrest warrant).

Bwana TWAGIRAMUNGU , arahamagarira impuguke z’abanyarwanda gutanga umusanzu mu kubohora abaturage

Itekinika n’urujijo ku itangazwa ry’urupfu rwa Augustin Bizimana

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta 

Mu buryo butunguranye kandi buteye amakenga Umushinjacyaha Mukuru wa RMICT yatangaje urupfu rwa Bizimana Augustin, kandi yemera ko hashize igihe kinini apfuye.

RMICT ni Urwego rwashyiriweho kurangiza imanza zasizwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda n’icyahoze ari Yougoslavie, ku ruhande rw’u Rwanda uru rwego rukaba rwari rugikurikirana abantu umunani, barimo Félicien Kabuga, Augustin Bizimana wabaye Minisitiri w’Ingabo, Major Protais Mpiranya wahoze ayobora umutwe w’ingabo zirinda Perezida Habyarimana, Lt Col Phéneas Munyarugarama, Aloys Ndimbati, Fulgence Kayishema, Charles Sikubwabo na Charles Ryandikayo.

Muri abo bose ariko, abagarukwaho cyane ni Kabuga Félicien, Protasin Mpiranya na Augustin Bizimana.  Nyuma ya Kabuga Félicien urwo rwego ruvuga ko yafatiwe mu Bufaransa, hari hasigaye barindwi. Ariko mu buryo bwo gukuraho urujijo, Serge Brammertz Umushinjacyaha Mukuru wa RMICT yatangaje ko hifashishijwe ikoranabuhanga urukiko rwashoboye kumenya ko Augustin Bizimana amaze igihe apfuye, kuko ngo yaguye i Pointe-Noire muri Congo-Brazzaville muri Kanama umwaka wa 2000. 

Uyu mushinjacyaha avuga ko iperereza ryakozwe rigizwemo uruhare n’u Buholandi , na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibihugu byombi byatanze inzobere n’ibikoresho byo gupima ADN. Cyakora ntiyigeze atangaza igihe bamenyeye urupfu rwe, n’impamvu barutangaje batinze.

Minisitiri Augustin Bizimana ni umwe mu bo u Rwanda rwangiwe, ku rutonde rw’abo rwasabye Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha kuzabohereza kuburanira mu Rwanda. Abandi u Rwanda rutigeze rwemererwa kuzaburanisha ni Félicien Kabuga na Major Mpiranya. Abandi batanu basigaye dosiye zabo zahawe u Rwanda.

Tugarutse kuri Augustin Bizimana amakuru The Rwandan yashoboye kubona mu iperereza yakoze ni uko yaguye i Pointe Noire, muri Congo Brazza muri 2000. Abakora iperereza b’urukiko rw’Arusha (TPIR) bagiyeyo, bataburura umurambo bafata ibipimo bya ADN ahagana mu mwaka 2011 icyo gihe umufasha wa Augustin Bizimana niho yari agituye. Bifashishije n’ibipimo bakiye ku bana ba Augustin Bizimana kugira ngo bashobore guhamya bidashidikanywa ko ari we koko.

IBIBAZO BYIBAZWA N’ABATARI BAKE

  • Kuba hashize imyaka 20 Bizimana apfuye ndetse n’imyaka ikabakaba 9 bakoze ibizami bya ADN bikavugwa ubu, bihatse iki, bisobanuye iki?
  • Kuki bitangajwe nyuma y’ifatwa rya Félicien Kabuga, ufatwa nka Kizigenza w’itsinda?
  • Byagiye bivugwa kenshi ko na Major Mpiranya yaba atakiriho, aho siwe waba utahiwe gutangazwa n’Urukiko, ko ari nawe wenyine wa nyuma uru rwego rutegereje?
  • Ese gufatwa kwa Kabuga byaba bigiye kurangiza akazi kose kari gasigaye, bikaba ari yo mpamvu hatangiye gutangazwa iby’ubwiru ku bandi bashakishwaga, ariko bikaba byari byaracecetse bizwi?
  • Uretse Mpiranya, abandi batanu basigaye uru rwego rwemeye ko nibafatwa bazohererezwa u Rwanda, ntibyaba ari inzira iziguye yo gufunga imiryango?
  • Ese Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyizeho igihembo cya miliyoni eshanu z’amadolari ku wari gutuma bafatwa, niba zari zizi ko harimo abapfuye, ariko zigakomeza kwamamaza iki gihembo, ntizaba mu by’ukuri zari zirangamiye gusa ifatwa rya Kabuga?

Amafaranga y’umurengera abarwa muri za miliyoni nyinshi  z’amadolari niyo yakoreshejwe n’Urukiko rwa Arusha, n’uru rwego rwashyiriweho kurangiza imanza z’abasigaye bari batarafatwa rukoresha menshi cyane mu kubahiga, muri misiyo, ingendo, ubushakashatsi n’ibindi. Ibi nabyo bitera bamwe kwibaza niba bitaba birimo ubucuruzi cyane kuruta ubutabera. 

Mu gusoza twakwibaza no ku byaregwaga Augustin Bizimana, yaregwaga ibyaha 13 byerekeranye na jenoside birimo uruhare mu kwica uwari minisitiri w’intebe Agathe Uwilingiyimana, abasirikare b’Ababiligi bari mu butumwa i Kigali n’iyicwa ry’Abatutsi muri perefegitura za Gisenyi, Ruhengeri, Butare, Kibuye na Cyangugu. 

Twakwibaza cyane cyane ngo ku ruhare mu kwica uwari minisitiri w’intebe Agathe Uwilingiyimana n’abasirikare b’Ababiligi bari mu butumwa i Kigali. Ese Augustin Bizimana yari kugira uruhare mu rupfu rwabo gute mu gihe indege ya Perezida Habyalimana yarahanuwe ari mu butumwa mu gihugu cya Cameroun? 

Mu bigaragara mu manza zaburanishijwe n’urukiko rw’Arusha natanga nk’urugero urubanza rwa Jean Kambanda wari Ministre w’intebe n’urubanza rw’abasirikare rwiswe (Militaire 1) rwaregwagamo Gen IG Gratien Kabiligi, Col BEMS Théoneste Bagosora, Lt Col BEMS Anatole Nsengiyumva na Major CSGS Aloys Ntabakuze, bigaragara ko Augustin Bizimana yagarutse mu gihugu nyuma y’ishyirwaho rya Leta yiswe iy’abatabazi ni ukuvuga nyuma ya tariki 9 Mata 1994. Ese Augustin Bizimana yaba yaragize uruhare mu iyicwa rya Ministre Agatha Uwilingiyimana n’abasirikare 10 b’ababiligi gute kandi barishwe tariki ya 7 Mata 1994 atari mu gihugu?


Iperereza: Uko Appolinaire w’i Muhanga yahindutse Muhire Ramadhan wo muri Zimbabwe!

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Mu nkuru yasohowe ku wa 21 Gicurasi 2020 mu kinyamakuru kibogamiye kuri Leta y’u Rwanda igihe.com, iyo nkuru ikaba ifite umutwe ugira uti: Hagaragaye indi foto bivugwa ko ari iya “Muhire” uba muri Zimbabwe ushinjwa uruhare muri Jenoside, ndetse inaherekejwe n’amagambo agira ati: “Nyuma y’icyumweru kimwe IGIHE ikoze icukumbura ku ifoto y’umugabo wafotowe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi afite umuhoro bigaragara ko ari mu bikorwa byo kwica Abatutsi, hagaragaye indi ya vuba aho benshi bongeye gushimangira ko uwo muntu wafotowe mu 1994 ari Muhire Ramadhan usigaye uba muri Zimbabwe.”

The Rwandan mu iperereza yakoze yasanze ibi byanditswe n’ikinyamakuru igihe.com ari itekika rivanze n’ubugome burengeje ukwemera!

Aka karengane katangiriye ku muturage Appolinaire w’i Muhanga none karototera Muhire Ramadhan uri muri Zimbabwe.

Dore uko ukuri kumeze. Uyu musaza ugaragara afite umuhoro ni Appolinaire bita Kaguru kuko acumbagira atuye i Ruli mu mu mujyi wa Muhanga (Gitarama). Ni umuturage utifashije, atunzwe no guhinga no kugenda mu ngo abaririza abafite ibijerekani n’amasafuriya byatobotse akabisana, ni uko abayeho.

Ubukene ntibumubuza kuba intangarugero, indakemwa ndetse n’umukiristu, dore ko muri kiliziya gatolika yo mu Ruhina (Kiliziya ya Mutagatifu Yozefu) ari mu bashinzwe umutekano, kuyobora abakirisitu, kubereka ibyicaro mu kiliziya ku cyumweru no ku minsi mikuru. Ni inshingano ihabwa umukirisitu mwiza kandi w’umukorerabushake.

Mu 1994 yasohotse iwe mu rugo agiye mu mirimo mu murima we yitwaje umuhoro nk’uko agaragara ku ifoto aho yari ageze mu Cyakabiri ku muhanda wa kaburimbo, imbere y’inzu y’ubucuruzi ubu irimo boutique na farumasi ahateganye na Bar Zenith yo kwa Muganza. Kuri iyo foto inzu igaragara ni ya Twagirumukiza Vianney mwene Gahirima.

Appolinaire yarahageze ahasanga abasirikari bahahagaze bari kumwe n’abazungu, baramuhagarika bamuganiriza neza ababwira ko ari kujya mu murima, baranamufotora dore ko ntaho yari guhera abyanga, nyuma baramureka arikomereza aragenda.

Haciye iminsi yaje gutungurwa n’uko hari abamubwiye ko babonye ifoto ye kuri televiziyo, ndetse no ku nzibutso bivugwa ko yari Interahamwe yakoze ubwicanyi muri jenoside. Yatakambiye ubuyobozi bunyuranye asaba ko ifoto ye itakomeza gukoreshwa ityo, biba iby’ubusa ahubwo aza gutumizwa n’urukiko Gacaca rwakoreraga ku biro by’umurenge wa Shyogwe.

Yisobanura imbere y’inteko y’urukiko, atanga n’abagabo benshi bari bahari babonye afotorwa, ataha yizeye ko noneho agiye guhabwa uburenganzira bwe. Kugera ubu byaranze kuko iyo foto iracyakwirakwizwa ngo yari Interahamwe ngo iyo foto yafashwe ari mu gikorwa cy’ubwicanyi.

Bamwe mu bari bagize inteko y’urukiko Gacaca yatumije Appolinaire akaburana iyo foto ni aba bakurikira:

1. Mukayisenga Aurélie wari umwarimukazi, ubu ari muri pansiyo,

2. Murererehe Médiatrice bakunze kumwita Mama Aimée, yari umwanditsi w’inteko,

3. Fideli wigeze kuba umugenzacyaha bakunze kwita Papa Nyampinga,

4. Espérance afite umugabo w’umusirikare muri RDF witwa Gaston, n’abandi abaduhaye amakuru batibuka.

Ntibyumvikana uko iyo foto ya Appolinaire w’i Muhanga igerekwa kuri Muhire Ramadhan uri muri Zimbabwe uvuka i Kibungo. Nibamushakire ibindi bimenyetso, naho iriya foto ntizamuhama, nyirayo arahari ntayihakana kandi afite ibimenyetso by’uko yafotowe.

Nyamara no kw’ifoto y’umwimerere hari amagambo agira ati: “picture dated 12 June 1994 showing an Interahamwe Hutu militiaman holding a machete in Gitarama, center Rwanda. (Photo credit should read ALEXANDER JOE/AFP/Getty Images)” ibi bikaba bihura n’inkuru ya Appolinaire w’i Muhanga kurusha inkuru ya igihe.com ivuga Muhire Ramadhan uri muri Zimbabwe uvuka i Kibungo.

Kuki FPR-Kagame ikomeje gucuruza génocide? Amahitamo agoye hagati y’inyungu z’agatsiko n’akababaro

Ababuranira Félicien Kabuga barasaba ko yafungurwa by’agateganyo!

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Gicurasi 2020, aravuga ko ababuranira Félicien Kabuga batangaje kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Gicurasi 2020 ko batanze ubusabe bw’uko Félicien Kabuga yarekurwa ariko acunzwe n’ubutabera (liberté sous contrôle judiciaire).

Nabibutsa ko Félicien Kabuga ubu ufungiye muri Gereza y’i Paris (Prison de la Santé) asabirwa kurekurwa kubera izabukuru kandi hakaba hari impungenge z’uko yakwandura icyorezo cya coronavirus gikunze kwibasira abageze mu zabukuru. 

“Nta ngingo n’imwe mu ziteganywa n’igitabo cy’amategeko mpanabyaha ishobora gutuma Félicien Kabuga akomeza gufungwa kandi agifatwa nk’umwere kandi akaba atemera ibyo ashinjwa”: aya magambo akaba yanditse mu itangazo ryasohowe na Me Laurent Bayon na Me Nejma Labidi baburanira Félicien Kabuga.

Banongeraho kandi ko: “Kuba Félicien Kabuga ashobora kwandura icyorezo cya COVID-19, kubera ikigero cye cy’imyaka, ubuzima bwe budakomeye, ibi byaba impamvu yumvikana yatuma Félicien Kabuga yarekurwa acunzwe n’ubutabera (contrôle judiciaire) cyangwa akarekurwa agacungishwa uburyo bw’ikoranabuhanga (surveillance électronique)”

Abo banyamategeko bakomeza bavuga ko ubwo busabe bwabo bwashyikirijwe ubwanditsi bw’urukiko basaba ko uwo baburanira yasuzumwa na muganga. 

Félicien Kabuga azongera kugezwa imbere y’urukiko rw’ubujurire kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2020 i Paris, rugomba kwemeza cyangwa kwanga ko yoherezwa i La Haye mu Buhorandi ahakorera urwego rwasigaye rukora ibikorwa byasizwe n’inkiko mpuzamahanga zashyiriweho u Rwanda n’icyahoze ari Yugoslavia zarangije imirimo yazo (Mécanisme pour les tribunaux pénaux internationaux (MPTI) akaba arirwo rumuburanisha. Nabibutsa ko ababuranira Félicien Kabuga bifuza ko aburanira mu Bufaransa.

Uko rwego rwa ONU rusobanura urupfu rwa Augustin Bizimana

$
0
0

Urwego rwa ONU rwasimbuye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha, rwakusanyije amakuru yose rwahabwaga n’abo mu muryango wa Augustin Bizimana, maze rushobora kwemeza nta shiti, ko yapfuye. Umunyamakuru wa Radio Ijwi ry’Amerika, Venuste Nshimiyimana yavuganye n’abayobozi ba IRMCT bamusobanurira uko bifashishije uduce tw’igishushanyo nyubako y’umuntu (ADN).

Ni mu nkuru musanga hano hasi:

Amashyaka n’amashyirahamwe 60 y’abanyarwanda yahuriye mu nama y’iminsi 2.

$
0
0

Ku nshuro ya mbere (ku bwinshi) abayobozi b’amashyaka ya politiki atavugarumwe n’ubutegetsi bwa Kagame, ndetse n’abahagarariye amashyirahamwe ya « société civile » nyarwanda bafi 60 bahuriye mu nama y’iminsi ibiri. Bagamije kwegeranya ibitekerezo no gushakira hamwe umuti wo gukemura ibibazo by’ingutu igihugu kimazemo imyaka n’imyaka.

Mushobora kumva inkuru ya Radio Ijwi ry’Amerika yavuganye na Gilbert Mwenedata umwe mu bateguye iyo nama:

.

.

Viewing all 10397 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>