Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10365 articles
Browse latest View live

UBUTABERA KU BICISHIJWE AGAFUNI BARAGIYE KWIFATANYA NA FPR KU RUGAMBA (1990-1994)

$
0
0

Yanditswe na Kayitsinga wa Mushayija

IKIBABAJE ni uko aba bantu bicishijwe agafuni baritabiriye urugamba rwa FPR (1990-94) wagira ngo ntibabayeho kandi ni benshi kubi. Ikizwi ni uko abicwaga bari biganjemo abavaga mu bihugu bivuga igifaransa (francophone) cyane cyane abaturukaga mu Rwanda n’i Burundi.

Kuri ubu:

1. Abatutsi bazize genocide yabakorewe mu 1994, baravuzwe, benshi bahabwa ubutabera kandi ubu baribukwa.

2.Abahutu bazize ubwicanyi bwa FPR (genocide???) Bagize igihe cyo kutavugwa ariko kuva za 2003 baravuzwe biratinda, ubuhamya buratangwa, amarapports ajya ahagaragara, andi arakorwa, kugeza ubu bisigaye bigoye kuvuga genocide yakorewe abatutsi ngo habure abakwibutsa ubwo bwicanyi bwakorewe abahutu

3.ABABABAJE RERO basigaye, ni aba bana n’ abasore bakubitwaga amafuni baragiye kwifatanya n’inkotanyi bazira ibintu binyuranye birimo:

– Kubakeka gukorana na Leta ya Kinani ( babitaga ba “Jankorode”) cyangwa ku bwo kunanirwa gusubiza ibibazo bimwe na bimwe cyangwa kubisubiza “nabi”

– Amashuri: bikanga ko ngo nibafata igihugu ngo bazaba ba biyongozi cyangwa abategetsi (intelegicozi) bityo bo batize bakaburiramo

– Kuvuga cyangwa kubaza ibibazo bitemewe (tabou): Ese Rwigyema yapfuye ate, ese kanaka yazize iki, Ese kuki twe tutayobora, ese kuki twe dusuzugurwa etc.. cyangwa kuvuga ibifaransa cyangwa ibindi nyine bitashimishaga ba barajiginywa.

– Intege nke: kunanirwa urugendo, kunanirwa kwikorera, inzara etc…

-Gufatwa washatse gutoroka urugamba

– Kwanga akarengane (umutwe munini) no kwanga imirimo y’agahato (ba “Sindabeba” from Burundi)
– Kubeshyerwa N’ibindi binyuranye…

IKIBABAJE rero ni uko aba bantu batajya bavugwa wagira ngo ntibabayeho. Oya sibyo!

Hakenewe kumenya 
– Umubare nyawo wabo
– Abatangaga ayo mategeko yo kubica n’abo barepotingagaho
– Mbese ukuri kose kuri ayo mahano kugira ngo umunsi umwe ubutabera buzatangwe.

Bamwe mubabashaga kudizatinga bakaba basubira iwabo (Burundi, Congo…) bajyanaga amakuru y’uko bicwa, uko barenganywa, uko bazizwa amashuri etc. Imiryango yabo igahahamuka.

Ku buryo nk’i Burundi mu ntangiriro z’1993 muri communauté yaho y’abatutsi b’abanyarwanda yari yarohereje ku bwinshi abana mu nkotanyi habayeho ikintu kimeze nko kwivumbura bamaze kumenya iryo yicwa ry’abana babo, maze bahamagaza Kagame bamubwira impungenge zabo barakaye, maze bamubwira ko niba badakeneye abana babo bababasubiza aho kubica kandi ko nta yindi misanzu bazongera gutanga ibyo bintu nibidahagarara

Kagame wari waherekejwe na Rutaremara mu buryarya bwe nk’uko bisanzwe, mu bimwaro byinshi yabwiye abari aho (barimo Bihozagara na Polisi Denis) ko ibyo bintu atabiziiii…ko ariko agiye kubikurikirana yasanga ari byo ababikoze bakabihanirwa.

Cyakora nyuma y’iyo nama ibintu byo gukubita agafuni buri kanya byaragabanutse ku buryo bugaragara abantu barahumeka ariko ntibyahagaze burundu. 

Bigaragara ko ibyo ari byo byose iyo nama ya Bujumbura yagize icyo imara.

Niyo mpamvu rero uru rubyiruko rwazize agafuni narwo rutagomba kwibagirana kugira ngo ruhabwe ubutabera kuko bari abanyarwanda nk’abandi kandi noneho bitabiriye urugamba rwo guharanira uburenganzira bwabo.


Emmanuel Gasana na JMV Gatabazi ntabwo bakiri ba Guverineri

$
0
0

Akoresheje urubuga rwa twitter JMV Gatabazi akimara kwirukanwa yashimiye Perezida Kagame kuba yaramugiriye icyizere akamuha kuyobora intara y’amajyaruguru mu maka 2 n’amezi 9 ashize.

JMV Gatabazi kandi yasabye imbabazi Perezida Kagame, ishyaka FPR n’abaturage b’u Rwanda aho yaba yarateshutse, akaba ngo ahanze amaso ibindi ibizakurikira mu gukomeza gukorera igihugu mu buryo bwiza kandi ko atazatenguha Perezida Kagame na FPR

Itangazo n’ikiganiro n’abanyamakuru bisoza inama y’abanyapolitiki na société civile

Itangazamakuru mu Rwanda ryarashimuswe

GUTAKAZA UBWIGENGE, KUBUSUBIRANA NO KONGERA KWIYOBORA NABI

$
0
0

U Rwanda rumaze imyaka myinshi rubayeho nk’igihugu gifite ubwigenge mu miyoborere y’abaturage bacyo. Rwatangiye ari agahugu gato cyane, Urwanda rwa Gasabo, kayobowe n’Umwami, kakaba ubwami bwe. Ubwo bwami muri rusange bwagiye buhererekanywa mu muryango w’abami, umwami agasimburwa n’umukomokaho cyangwa se uwa hafi mu bo mu muryango we iyo yabaga nta mwana yibarutse, nk’uko bigenda ahandi henshi hari imiyoborere y’Ubwami. Umuryango w’abanyiginya niwo wiganje cyane kandi mu gihe kirekire kingana n’imyaka ishobora kuba irenga magana atanu. Umwamikazi nawe ntiyavaga mu miryango yose, ahubwo hariho imiryango izwi yatangaga abamikazi n’abagabekazi. Umwami ntiyayoboraga wenyine kuko Umugabekazi, aliwe Nyina wemewe n’amategeko, ntibyavugaga ko agomba kuba nyina umubyara mu nda, nawe yabaga afite ububasha bwinshi mu buyobozi bwo hejuru bw’igihugu, ndetse hari abemeza ko Umwami atamurushaga ijambo cyane. Umwamikazi ntiyagaragaraga mu miyoborere y’igihugu mu buryo buzwi. Ako gahugu gato, Urwanda rwa Gasabo, kagiye kaguka buhoro buhoro, bikozwe n’Umwami wayoboraga u Rwanda, hanyuma icyitwaga Urwanda rwa Gasabo kiza kuba Urwanda Rugari, alibyo bivuga Urwanda rwagutse, ndetse tukaba tutatinya kuvuga ko alirwo dufite ubungubu. Ntirukiri Urwanda rwa Gasabo, ahubwo rwaragutse ruba Urwanda Rugari

Ubwo bwigenge twavuze Urwanda rwaje kubwamburwa by’igice igihe abitwa abakoloni b’Abadage binjiye mu miyoborere bagasa n’abafatanyije n’Umwami w’umunyiginya kuyobora igihugu cye. Hanyuma aho abadage batsindiwe intambara y’isi, bwa bwigenge noneho bwaje gutakazwa burundu n’igihugu cy’Umwami, kuko byabayeho ko rushyirwa mu biganza by’Igihugu cy’Ububirigi n’Urugaga rw’Ibihugu (League des Nations / League of Nations), ngo kibere u Rwanda nk’umurezi ugomba kuruherekeza mu mibereho no mu kwishakisha kuzageza rubonye ubwigenge. Ni muli icyo gihe cy’ababirigi, Umwami w’u Rwanda yirukanywe mu gihugu cye, ni muli icyo gihe kandi Umwami w’u Rwanda yaguye mu mahanga azize urupfu rutarasobanuka kugeza ubu, kandi ni muli ibyo bihe Umwami w’u Rwanda yahuye n’ibihe bikomeye by’impinduka, ubuyobozi buva mu Bwami bugahinduka Repubulika, bikaza kumuviramo guhunga igihugu cye, akaba yararinze agwa mu mu mahanga. 

Nyuma yaho, u Rwanda rwasubiranye ubwigenge ku mugaragaro, abanyarwanda benshi biganjemo abo mu bwoko bw’abahutu babigizemo uruhare. Icyari gishishikaje abenshi mu baharaniraga impinduka mu miyoborere, kwari ukureba ko Umwami yakwemera gushyikirana no gusangira ubutegetsi. Hanyuma haje kubaho kwifuza ko Ingoma y’Ubwami yavaho, igasimbuzwa Repubulika, aho Umutegetsi w’Igihugu ashobora kujya ava mu muryango uwo aliwo wose w’Abanyarwanda, bitabaye ko habaho umuryango umwe gusa utanga Umukuru w’Igihugu. Ibyo byaje kugerwaho, abanyarwanda benshi barabyishimira n’ubwo atari bose kuko hari abari bagitsimbaraye ku kugumishaho Umwami w’ububasha bwose ku gihugu no ku banyagihugu. Byaje kurangira abifuzaga Repubulika batsinze, Ubwigenge bwaremejwe hanyuma buza gutangazwa ku mugaragaro ku italiki ya mbere Nyakanga 1962. 

Uko byifuzwaga aliko siko byagenze. Kuko, bimwe mu byanengwaga ingoma y’ubwami, ni ukuba abo mu bwoko bw’abahutu bari barahejwe mu buyobozi bw’igihugu no mu kugira ijambo mu miyoborere. Ndetse ibi abaharaniraga impinduka, bakwiye kubishimirwa kuko batahwemaga kugaragaza ko byagombye guhinduka, abahutu nabo bagahabwa ijambo kimwe n’abatutsi, hanyuma abana b’Urwanda bose bakayobora igihugu cyabo nta busumbane. Byari byiza, aliko icyabyishe ni uko bamwe mu bahutu bumvise ubutumwa nabi. Bumvise ko kuvanaho Ubwami no guha Abahutu ijambo mu gihugu cyabo, bisobanuye kwigobotora abatutsi no kwicara aho bari bicaye noneho bakabakandamiza bakigarurira byose. Mu bundi buryo twavuga ko hari abumvaga ko Ubwigenge ali icyo umuntu yakwita ”vamo-njyemo”.

Nyuma y’igihe gito, bamwe mu batutsi bari barahungiye hanze, bari biganjemo cyane abahoze mu nda y’ingoma, bakabamo n’abahutu bacye bari barahunganye nabo, bariyegeranyije bagerageza gukora ibitero bya gisilikali bashaka guhirika ubutegetsi bwariho, bibumbiye mu muryango bise INYENZI, mu magambo arambuye « Ingangurarugo Yahariwe kuba Ingenzi ». Ibyo bitero ntibyabahiriye kuko baje gutsindwa iyo ntambara nyuma yo kugerageza kenshi, maze baza kuyireka burundu.

Mu mwaka w’1973, bamwe mu basilikali bakuru b’igihugu biganjemo abakomokaga mu majyaruguru, banenze iyo myitwarire y’ubutegetsi bwariho, ariko bafite n’irari ry’ubutegetsi, maze bakora kudeta. Kubers iryo rari,  nabo ntibakemuye ikibazo, ahubwo bafashe abahutu baje kwitwa abanyanduga (abo mu majyepfo) babomeka ku batutsi, maze kwigizayo abanyagihugu birakomeza bisingira n’igice kimwe kandi kinini cy’abahutu. Aha birumvikana ko kwa guheza igice kimwe cy’abanyarwanda mu miyoborere bamwe bagayiraga Umwami, byakomeje na nyuma ye bikagenda bifata indi ntera.

Nyuma y’imyaka myinshi, abatutsi bari barahungiye hanze baje guhabwa imbaraga n’uruhare bagize mu ntambara y’ukwibohoza yo mu Buganda, aho bafashije Umukuru w’icyo gihugu kugera ku butegetsi binyuze mu ntambara. Bariyegeranyije rero bakora umuryango bise RANU, waje gukomera maze uhabwa izina rya FPR-Inkotanyi mu mwaka w’1987. Abatangije uyu muryango bisunganye n’abandi batutsi bali mu bindi bihugu harimo n’abari mu Rwanda hagati, birumvikana ko harimo n’abahutu bacye bagendaga binjiramo, maze batangira intambara mu Kwakira 1990, batangaza ko bifuza gukuraho akarengane cyane cyane akakorerwaga ubwoko bw’abatutsi. Muli Nyakanga 1994, bafashe ubutegetsi kandi banafashijwe n’amwe mu mashyaka yo mu gihugu imbere yarwanyaga ubutegetsi bwariho. Ikibabaje nabo ntibashoboye gukosora amenshi mu makosa baregaga ubutegetsi bwababanjirije. Ikindi cyagaragaye ni uko hejuru y’ivangura ryari risanzweho hagati y’abahutu n’abatutsi no hagati y’abakiga n’abanyanduga (mu bwoko bw’abahutu) ryari risanzweho, hadutse n’irindi vangura rikomeye (mu bwoko bw’abatutsi) rishingiye ku gihugu umuntu yakuriyemo cyangwa se yavukiyemo, ndetse rikaba rimaze kumunga bikomeye imiyoborere y’igihugu. 

Icyo twakura muli ibi bihe bikomeye igihugu cyanyuzemo no mu byo twakomeje kubona kugeza uyu munsi wa none mu mitegekere y’Igihugu cy’u Rwanda, ni uko impamvu zikomeye kurusha izindi zatumye habaho amakimbirane n’ibibazo by’urudaca bitaracogora na n’ubu, ali izi: Ukutajya inama n’abanyagihugu bose / Ukwanga imishyikirano cyangwa ukuyivangamo uburiganya n’amananiza / Ubwiyemezi / Irari ry’ubutegetsi / Ubushake bucye bwo gusangira ibyiza by’igihugu / Inzika / Ivanguramoko / Ugusuzugura amategeko / Ugusuzugura impanuro z’abahanzi n’abahanuzi / Ukubuza amahoro n’Uguhotora abahanzi n’abahanuzi / Ugushyira imbaraga mu gupfobya amateka n’Ukubuza ukuri kuvugwa. Indi mbogamizi itarigeze ikurwaho kuva Urwanda rwabaho kugeza kuri uyu munsi wa none, ni uko abayobozi ba roho batigeze batandukanywa n’ubutegetsi ngo bahabwe ubwigenge mu kuyobora roho z’abanyagihugu. Mu gihe cy’ubwami hariho icyakwitwa ”idini-leta”, naho nyuma muri repubulika ubu kuri uyu munsi wa none hari icyo twakwita ”idini-ngwate ya leta”. 

Murakoze

P. Bamara

Hutu-Tutsi ikibazo kitavugwa kirunduye Rayon-Sports (Igice Cya Mbere)

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu kanya nk’ako guhumbya hahindutse byinshi mu ikipe ya Rayon Sports, kugeza ubwo uyu munota ifite ubuyobozi bubiri buhanganye, umuzi wa byose ukaba ivanguramoko n’amacakubiri aterurwa ngo ashyirwe ahabona. 

Abakurikirana ibibera muri Rayon Sports babifatiye mu kirere ntibazi iriva n’irirenga, ariko abazi umuzi w’ikibazo cy’ivanguramoko cyamunze u Rwanda n’ubu kikaba kigikomeje kurumunga, bazi neza aho ipfundo ry’ikibazo riherereye.

Ibibazo bihora muri Rayon Sport umunsi ku wundi byaba ibigaragara n’ibitagaragara, biterwa no kuba iyi kipe ifite intasi zikurikirana ubuzima bwayo umunsi ku wundi , kuko ubwayo ifatwa nk’ishyaka rigari kandi ry’irinyamaboko, bitewe n’umubare munini cyane w’abakunzi bayo. Ibi bigatuma birinda ko hari uwazana muri iyo mbaga nini imyumvire ihabanye n’umurongo igihugu kiyoborwamo. 

Perezida wa Rayon Sports uherutse gutorwa mu buryo bwemewe n’amategeko Sadate Munyakazi , yananijwe bikomeye n’abo yasimbuye, yongera kunanizwa cyane n’abandi bamusopanyirizaga iburyo n’ibumoso atabasha no kumenya abo ari bo, none bigeze aho bamurundura, bakabikora banagamije kumugirira nabi, kugeza ubwo yandikira Perezida Kagame inyandiko iremereye irimo amabanga ubusanzwe adashyirwa ahabona, ariko na none iyi nyandiko igasa n’iyishinganisha, n’ubwo amazi yamaze kurenga inkombe. (iyo nyandiko murayisanga ku mugereka)

Amakuru tubagezaho muri iki cyegeranyo ni umusaruro w’icukumbura tumaze iminsi tubakurikiranira duhereye mu mizi.

Byatangiye bite?

Kuwa 14 Nyakanga 2019 nibwo ku rwego rw’igihugu Inteko Rusange ya Rayon Sport yateraniye mu Bugesera itora Ubuyobozi Bushya, Perezida wa Komite agirwa Sadate Munyakazi waje asimbura Paul Muvunyi wari uyimaranye imyaka ibiri, mu buyobozi bwaranzwe n’amacakubiri no guheza abo atiyumvamo.

Gutorwa kwa Sadate Munyakazi byaratunguranye cyane, kuko bitari byitezwe. Yari asanzwe azwi nk’umukunzi ukomeye wa Rayon Sports, wigeze no kuyibera umwe mu bafana b’imena, ariko umwanya w’ubuyobozi ukomeye yigeze agira muri iyo kipe ukaba uwo kuba ushinzwe discipline, akaba yarigeze no gukurira itsinda rigura abakinnyi.

Nk’umugabo uzi gukoresha imvugo ya Gifana, akaba yariyamamaje avuga imishinga ikomeye azaniye Rayon Sport, irimo gukosora amakosa yatumye batakaza amahirwe menshi bari bagize yo kugera kure mu mikino nyafurika ariko ntibayabyaze umusaruro, abatangariza umushinga wa Gikundiro Stadium yagombaga kubakwa hagizwemo uruhare na buri mufana ku mafaranga make cyane buri wese yatanga, hakiyongeramo ayo azana mu bigo binyuranye by’ubucuruzi, abasezeranya gusenya ishyamba (aha yavugaga udukundi tubiba amacakubiri n’umwiryane mu bakinnyi n’abafana ba Rayon Sports) n’ibindi nyinshi binyuranye. Ibi byose byatumye agirirwa icyizere n’Inteko Rusange, atorwa bitagoranye, ariko bitunguranye.

Kunanizwa, kuburabuzwa no kwangishwa rubanda

Amatora akirangira, abashinzwe gusigasira ihame ryo guheza, bari batunguwe no kubona Rayon Sports ibacitse ikajya mu maboko y’umuhutu, niko gutangira gahunda yo kumutema ibitsi, baramunaniza karahava. Icyari kigamijwe ni ukugaragaza ko  yabaciye mu rihumye, ko adashoboye, ko ari Ntabwenge, ko atagira gahunda, ko nta gafaranga, ko mbese akomoka mu badasobanutse, Atari akwiye guhabwa ikipe ikunzwe n’Abanyarwanda benshi, kuko bibangamiye gahunda za Cyama. 

Mu kumunaniza, mu ikubitiro habayeho ko Komite ya Muvunyi yacyuye igihe yakoranye bya hafi n’ikipe APR FC mukeba wa Rayon, bemeranywa ko yiba abakinnyi b’imena ba Rayon Sorts, kandi ikabikora ntacyo yishisha kuko Muvunyi n’agatsiko ke bafite amakuru ahamye ko abakinnyi benshi batari bakongerewe amasezerano, kandi ko Rayon Sports yari ifite ibibazo bikomeye by’umutungo. Dore ko n’amafaranga Rayon Sports yari yarahawe na CAF mu mikino Nyafurika bari barayarigitshije, atagize icyo amarira ikipe.

APR yatwaye abakinnyi benshi b’imena ba Rayon Sports, abandi bajya mu yandi makipe anyuranye, bityo itakaza ingunga imwe abakinnyi beza umunani babanza mu kibuga, mu gihe yari inafite amarushanwa ya CECAFA yagombaga kwitabira muri uko kwezi yanyagwaga abakinnyi. Ibi byakozwe hagamijwe kumwangisha abafana ngo bijujute bamwamagane banasabe ko yeguzwa, ariko abyitwaramo neza agura abakinnyi  bagerageza kuziba icyuho.

Undi mutego wa kabiri yatezwe ni ukuba abakire bo muri Rayon Sports batanahuje nawe ubwoko bahise bahagarika inkunga yose bahaga iyi kipe, bavuga ko kuba we adafite amafaranga ahagije, bizamurenga akayamanika.  Yakoze iyo bwabaga agenda ashyiramo amafaranga ye bwite, yiganjemo n’ayo yafataga nk’inguzanyo, ku buryo kugeza uyu munsi wa none Rayon sp0rts imufitiye amafaranga abarirwa muri miliyoni mirongo itanu.

Umutego wa Gatatu wabaye ko mu kwanga kurekura mafaranga, Umutoza wayo Robertinio wakundwaga n’abafana yabuze itike imugarura mu Rwanda gukomeza gutoza, ikipe irahuzagurika itozwa n’abatoza babiri mu mezi atatu, aho Robertinio agarutse abura ayo ahembwa arasezera. Abafana barasakuje, ariko Sadate agerageza kubaturisha.

Umutego wa Kane w’abamurwanyaga ngo ntiyavukanye imbuto zo kuyobora umuryango mugari nka Rayon, wabaye uwo kumuca ruhinganyuma bakamuteranya na SKOL, bavuga ko itagomba gukomeza amasezerano ifitanye na Rayon, kuko ngo ubuyobozi bushya butumva neza gahunda za Leta, bukaba bwayakoresha mu bidafitiye igihugu akamaro. SKOL yahise ihagarika bucece, amafaranga yahaga ikipe ya Rayon Sports, n’ubwo amasezerano atasinyuwe.

Sadate yahise atangiza agahunda zo kuzahura Rayon Sports zirimo kuvugurura uburyo abafana bayitera inkunga bahereye ku giceri cy’ijana kuzamura, buri wese uko yifite, agirana amasezerano na AIRTEL mu cyiswe Rayon Pack, aho buri munyarwanda wese uguze iyi pack y’itumanaho, hari amafaraga AIRTEL yageneraga ikipe a Rayon Sports.  Ibi nabyo byaje gukomanyirizwa n’abanyembaraga bari bagamije kumurundura.

Umutego wa Gatanu, yagiriwe inama yo kutitabira igikombe cy’intwari kuko ngo ikipe yari ihagaze nabi, nta bakinnyi nta n’amikoro, ikaba yari ikeneye gukoresha amikoro make ifite yisuganya. Abamugiriye iyi nama nibo bahindukiye batangira kumuteza rubanda ko atumva neza agaciro k’intwari z’igihugu, ko no kuvana ikipe nkuru mu marushanwa nk’ariya ari yo iyashyushya ikanazana benshi ku ma stades ari Sabotage. Iki cyo ntiyabashije kukikuramo, ahubwo byamuteye uburakari aterana amagambo na FERWAFA, bimugusha mu mutego wa Gatandatu.

Umutego wa Gatandatu wabaye Guhagarikwa na FERWAFA mu bikorwa byose bya Football mu gihe cy’amezi atandatu, bikorwa hirengagijwe amategeko FERWAFA igenderaho. Yarabijuririye, amategeko akagena ko yagombaga guhabwa igisubizo mu minsi itarenze itanu, ariko yarategereje amaso ahera mu kirere, kuko gahunda yo kumurundura yari ihagarariwe n’abakomeye kandi itagomba gusubizwa inyuma.

Umutego wa Karindwi wabaye uwo gutera umwuka mubi mu bakinnyi, bakabasaba kwijujuta no gukora ibisa n’[imyigaragambyo ku mbuga nkoranyambaga, uwabigizemo akabaraga cyane aba SARPONG, kuko bateganyaga ko Sadate namuhagarika abafana batazabyihanganira na gato. Yaramuhagaritse, anemeranywa n’abakinnyi ko nta mushahara w’ukwezi kwa Kane uzatangwa ku bwo kuba nta mikoro ahagije iyi kipe yari ifite.

Aba banyemali  bamunzwe n’ivanguramoko bahoze bayobora Rayon Sports, barikoze bakora inama  yateguwe mu buryo bwitondewe, bavuga ko bagiye gukusanya amafaranga bagahemba abakinnyi amafaranga y’amezi yose harimo n’ukwa kane, bakanagarura Sarpong. Bahise begera SKOL, bayisaba kurekura ya mafarnga bari barayisabye kutazaha Komite ya SADATE, SKOL ihita yemera kuyatanga. 

Ibi byose byari bigamije kwereka abakunzi ba Rayon n’Abanyarwanda muri rusange ko Munyakazi Sadate adashoboye kandi ntacyo amaze, ko ahubwo badahari ubuzima bw’ikipe yabo bwazimira.

Mu gice cya kabiri cy’iyi nkuru, turabagezaho ibimenyetso byinshi by’ibyakurikiranye mu kwezi kumwe, kugeza ubwo Sadate yandikiye Perezida Kagame, ariko abanyemali bakanga bakamuhirika, umujyi wa Kigali nawo ukabagaragariza kubashyigikira.

Hashyizweho komite nshya ihagararira ikanareberera Rayon sports kugeza igihe amatora azabera

UMURYANGO WA PASITORI NTAKIRUTIMANA URI MU NZARA Z’INDA NINI N’UBUGAMBANYI BUDAFITE ISHINGIRO, UZATABARWA NA NDE?

$
0
0

Banyarwandakazi, banyarwanda;

Iyo havuzwe ingaruka za jenoside ku muryango nyarwanda, abenshi bumva gusa akaga abatutsi barokotse bahura nako. Nyamara si bo bonyine bahanganye n’ingaruka za jenoside. Inzirakarengane ziri mu moko yose. Ubugome bukururwa n’inda nini, ugushaka ubutoni kuri FPR n’ubutindi bw’ivamguramoko, ni bimwe mu byabojeje imitima y’abanyarwanda .

Nyuma y’intambara na mbere yayo hari abahutu benshi bagiriwe nabi bikomeye, nk’uko hari abatutsi bahohotewe batagira kivugira. Intambara imaze kurangira, hari abatutsi benshi bishimiye ku bahutu, bumva ko ingoma zivugiye kubashyira heza, maze barahemuka bikabije, bafungisha ababi n’abeza, bishongora ku babi n’abeza, bicisha ababi n’abeza, mbese bereka umuhutu ko bimye ingoma yo guhonyora abahutu bose. Bigabije iby’abahutu, bahemukira n’abababaniye, n’abo baturanye, n’abo basukiranaga. Mu maso y’abahutu bamwe, bene abo batutsi batukishaga ikitwa umututsi cyose. Uroye byagenze nk’uko abahutu bamwe bitwaye muri jenoside igihe batukisha umuhutu wese. Ibyabaye bigaragaza ko inkozi z’ibibi zoretse U Rwanda zagiye zigaragara mu moko yose kandi zitihishira habe na gato. Zatukishije amoko y’abanyarwanda, zatukishije igihugu cyose.

Tugarutse kuri ubwo buhemu bwo kwihimura ku batacumuye no kugirira nabi umuhutu, dusanga hamwe mu hantu bwagaragaye cyane, n’ubwo bwabaye henshi, ari muri perefegitura ya Kibuye. Umwe mu miryango yibasiwe n’ubugone ndengakamere ku Kibuye, ni umuryango wa pasitoro Ntakirutimana, wahemukiwe bikomeye n’abashakaga kwigaragaza neza ku ngoma yari FPR, ndetse bifuza no kuwusahura. Icyo benshi mu batutsi bigaragaje nabi batari bazi, ni uko ingoma biratanaga nabo yari ibabikiye ibanga ry’agafuni n’ubuhotozi. Hari benshi mu batutsi bahemutse bishora mu bwicanyi n’ubugambanyi nabo byarangiye ingoma mpotozi ibivuganye. Aha twavuga nka Assiel Kabera, Mucyo Jean de Dieu, n’abandi benshi mu ntara zose z’igihugu. Ku birebana na Kibuye, Assiel Kabera we na Arsène Kwizera, ari mu bajengereje umuryango wa Pastori Ntakirutimana, afatanyije n’abandi bigize inkozi z’ibibi nka Hozeya Niyibizi, Dr Kayijaho, Paul Muvunyi, umudamu witwa Kankindi wabohoje imwe mu mazu y’umuryango wa pastori Ntakirutimana, Bandora, n’abandi. 

Ibibi byakorewe uyu muryango wa pastor Ntakirutimana ni byinshi. Habayeho guhimba ibyaha, bimwe basigaye bita gutekinika. Bahimbye dosiye y’ubwicanyi muri jenoside, maze n’abatari bari ku Kibuye nka Hozeya Niyibizi, bivugwa ko yari muri hoteli Mille Collines, barihandagaza bavuga ko babonye abo muri uyu muryango bakora jenoside ku Mugonero muri Kibuye, maze bakigira abatangabuhamya mu nkiko. Uwitwa Bandora, wari kuri za bariyeri, bikekwa ko yari afitanye isiri n’inkotanyi, n’ubwo yari afite indangamuntu ya ”hutu” yari yarafashijwe kubona, aho kubazwa uruhare rwe mu bwicanyi, ahubwo nawe akagaragara ashinja inzirakarengane, yibasira umuryango wa pasitori Ntakirutimana, kuko azi ko yibeshye gato akavuga ukuri, FPR yamutanga ndetse ikanamwihakana n’ubwo yamukoresheje, dore ko nta utamuzi kuri bariyeri z’interahamwe. Ni benshi bakoreshejwe mu guhindanya no gusahura umuryango wa pasitori Ntakirutimana, babikoze babitewe n’ishyari n’ukwifuza ubutunzi bw’uyu muryango. Muri Kibuye habaye ubutindi bwinshi bwakozwe na bamwe mu batutsi bibonekeje cyane nk’abakamirwa ba FPR, n’ubwo yagiye ibivugana nabo urusorongo, abandi bagatorongera bagahunga, ariko na n’ubu bakaba bataricuza ubugome bakoze. Umuryango wa Pastori Ntakirutimana urazira ubutunzi bwawo, ukanazira ko wabashije kuba inyangamugayo mu bihe by’ubwicanyi bwibasiye abanyarwanda, bwaba ubwa jenoside cyangwa se ubundi. Urazira ubugiraneza wakoze, ubugiraneza wagiriye abatutsi n’abahutu. Urazira kandi kwanga kwijandika mu mafuti y’ingoma ya FPR, no gukomera ku bunyangamugayo. Kwanga kuyoboka ingoma iriho ni kimwe mu byo uyu muryango wakomeje kuzizwa, kugeza n’aho imwe mu mitungo itimukanwa yawo yigarurirwa n’ishyaka riri ku butegetsi ndetse n’abakamirwa baryo.

Igihe kurageze ko abanyarwanda banga ikibi bavugiriza induru inkozi z’ibibi, bagahagurutswa no kwanga ko abazima mu banyarwanda b’amoko yose baba aribo bihimurwaho bagerekwaho amadosiye mahimbano, mu gihe izo nkozi z’ibibi ziba zigaramiye. Ku bw’iyi mpamvu, abanyarwanda b’inyangamugayo bose, amashyirahamwe y’abanyarwanda aharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, n’abanyamahanga bakurikiranira hafi ibibera mu Rwanda, barahamagarirwa kwamagana ubugizi bwa nabi bwakorewe kandi n’ubu bugikorerwa uyu muryango wa Pastor Ntakirutimana, bakamagana ubugome bunyuzwa mu nkiko mpuzamahanga n’inkiko zo mu gihugu. Akarengane k’uyu muryango karakabije, mu gihe abajenosideri ba ruharwa bidegembya no mu Rwanda imbere kuko bakingiwe ikibaba n’agatsiko kari ku butegetsi. Birababaje kubona abacamanza bo mu bihugu bikize kurusha ibindi ku isi bakoreshwa amakosa bagahohotera inzirakarengane hejuru y’inkuru zidafite ishingiro n’ubugome bw’itekinika rya leta y’u Rwanda.

Niduhagurukira rimwe twese mu kwamagana ubutekamutwe n’ibinyoma bigaragara mu manza zirebana na jenoside, bizadushoboza gutabara abanyarwanda benshi, no gushyira hanze ba sekibi bakomeje guhekura umuryango nyarwanda.

Ntitukagire ubwoba bwo kurengera abarengana.

Umurerwa Felikula

Kampala, Uganda

INTABAZA YEREKANA AHO U RWANDA RWAGANA ABARWANYA INGOMA Y’IGITUGU YA FPR-INKOTANYI BATERERANYE RUBANDA

$
0
0

Duhereye ku mateka y’igihugu cyacu, hari ibimenyetso bigaragara byerakana ko niba nta gihindutse mu maguru mashya, abanyarwanda bashobora kwibona mu bintu byibutsa imyaka ya 1959-1961, n’imyaka ya 1990-1994.

Kuva aho umwami Mutara III Rudahigwa yangiye guha agaciro ibitekerezo yari yagejejweho n’impirimbanyi za demokarasi byari bikubiye mu nyandiko izwi ku izina rya “Manifeste des Bahutu” yerekanaga akarengane abenegihugu barimo, Kigeri V Ndahindurwa wamusimbuye mu mwaka w’1959 akadukana ahubwo urugomo rwo kwica izo mpirimbanyi, byarangiye byose ubwami buciwe, hashingwa Repubulika. 

Repubulika imaze gushingwa, abatarishimiye ishingwa ryayo bahunze igihugu ndetse barema n’umutwe w’ingabo wo kurwanya iyo Repubulika uzwi ku izina “Inyenzi”. Igihe ubutegetsi bwa Repubulika bwari buri mu biganza by’impirimbanyi zishyize hamwe, bwabashije gukumira ibitero by’inyenzi. 

Nyuma y’imyaka 25 u Rwanda rubonye ubwigenge, bamwe mu bahunze igihugu mu myaka ya 1959-1961 bavuguruye ishyaka ryari irya Kigeri V Ndahindurwa baryita RANU, ari na ryo ryaje guhinduka FPR Inkotanyi ubwo bateraga u Rwanda mu mwaka w’1990. 

Intambara y’Inkotanyi zishaka gufata no kwiharira ubutegetsi mu Rwanda kuva mu kwakira 1990 kugeza 1994 yaranzwe n’ibi bikurikira: 

  • Ubwumvikane buke mu bari imbere mu gihugu cyane cyane nyuma y’aho amashyaka menshi yemerewe;
  • Ingorane z’ubutegetsi bwa Habyarimana zo kurwana intambara ebyiri icyarimwe: iy’amasasu n’iya demokarasi;
  • Ubufatanye hagati y’abateye u Rwanda na ba mpatsibihugu bashakaga ko inyungu zabo mu karere zakwitabwaho kurushaho; 
  • Ibikorwa by’iterabwoba mu gihugu n’urugomo byakozwe na FPR Inkotanyi hagamijwe gutera ubwoba abanyarwanda muri rusange n’abanyapolitiki by’umwihariko; 
  • Iyicwa rya bamwe mu banyapolitiki b’abanyarwanda ryashojwe n’iyicwa rya Perezida Habyarimana kuya 6 Mata 1994 hagamijwe gushyira igihugu mu kangaratete kugira ngo FPR Inkotanyi ishobore gufata ubutegetsi nta nkomyi. 

Kuva Inkotanyi zafata ubutegetsi i Kigali muri Nyakanga 1994, ntizahwemye gukora ibikorwa by’iterabwoba, haba mu gihugu imbere ndetse no hanze, zica abo zibona bose bazibangamiye kubera ibitekerezo byabo byo kubanisha abanyarwanda mu mahoro n’ubwumvikane. 

Uretse kwica zakomeje n’ibikorwa byo gufunga inzirakarengane zizira gutekereza ku buryo bunyuranye n’ubw’Inkotanyi. 

Nko mu gihe bicaga Gapyisi Emmanuel (18.05.1993) ubwo yahamagariraga abanyarwanda bari imbere mu gihugu gushyira hamwe ngo bivune FPR Inkotanyi yari yabashoye mu ntambara bakicana ari abavandimwe, niko bishe umuhanzi Kizito Mihigo (17.02.2020) wahamagariraga abanyarwanda bose kwiyunga nyabyo kugira ngo babashe guhangana n’ibibazo baterwa n’ubutegetsi bubi. 

Kizito Mihigo

Uko Mbonyumutwa Dominiko yakubiswe muri 1959, ba Secyugu na ba Mukwiye bakicwa, niko ubu abayoboke b’amashyaka arwanya FPR Inkotanyi bicwa cyangwa bakagaraguzwa agati. 

Nkuko ihohoterwa ryakorewe Mbonyumutwa Dominiko n’iyicwa ry’abarwanashyaka byatumye ubwami buseswa hakavuka Repubulika; 

Nkuko kandi iyicwa rya ba Gapyisi Emmanuel (MDR, perezida wa komisiyo y’iteganyamigambi), Rwambuka Fideli (MRND, Burugumesitiri wa komini Kanzenze),  Gatabazi Felisiyani (PSD, Minisitiri w’ibikorwa bya Leta), Bucyana Martini (CDR, Perezida w’ishyaka) na Perezida Habyarimana n’abo bari kumwe mu ndege byatumye abanyarwanda bicwa ari benshi bitari ngombwa; 

Ihohoterwa rikomeje ry’abanyapolitiki batavuga rumwe na FPR Inkotanyi n’iyicwa rubozo rya bamwe muri bo bishobora gutuma igihugu kijya mu ijoro ry’icuraburindi risumba iryakigwiriye muri 1994. 

Dukurikije iyi mikorere yaranze abarunari ikaba ubu iranga FPR Inkotanyi, yo kwanga ko abanyarwanda bakumvikana bakareshya imbere y’amategeko; 

Tuzirikanye urugomo rukabije ruyiranga ubu rugaragarira mu kugaraguza agati madamu Ingabire Victoire, Me Ntaganda Bernard n’abandi banyapolitiki no kwica abayoboke b’amashyaka atavuga rumwe na FPR Inkotanyi; 

Ni ngombwa ko abanyarwanda badakomeza kuba ba Bwoba, Ntibindeba ahubwo bagashishikazwa no kurengera igihugu cyabo n’uburenganzira bwabo busesuye. 

Ibi byakorwa gute rero: 

  1. Gushyigikira birushijeho no gushingana Madamu Ingabire Victoire, Me Ntaganda Bernard, n’izindi mpirimbanyi za demokarasi ziri mu Rwanda mu buryo butaziguye;
  2. Gushira ubwoba no gutinyuka gushyigikira ku mugaragaro amashyaka arwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda no kwanga gukomeza kogerwaho uburimiro n’abambari b’ingoma mpotozi; 
  3. Abaharanira ko uburyo igihugu kiyobowe bwahinduka neza mu buryo buboneye abanyarwanda bose bakore ibikorwa bateganyije batagombye gutegereza ibikorwa bigayitse bya FPR, mu gihe ibi byaba bibaye, bo bakabyamagana bivuye inyuma;
  4. Abarwanya ingoma mpotozi ya FPR bakurikiza umurongo wa politiki ushyira imbere inyungu za rubanda bakwiye kwikusanya bidatinze bagahuza ingufu zabo;
  5. Kwiga uburyo abakeka ko baremewe gutegeka mu Rwanda batitaye ku nyungu za rubanda bataba imbogamizi mu kubahiriza inyungu z’abanyarwanda bose muri rusange, ahubwo bakumva ko uburenganzira bafite mu gihugu babunganya n’abandi banyarwanda;
  6. Kuzirikana ko impinduka mu Rwanda ishoboka ari uko abanyarwanda ubwabo babishatse kandi bakabikora, inkunga y’abanyamahanga ikaba gusa yaza ibunganira kuko “Akimuhana kaza imvura ihise”. 

Bikozwe ku ya 24 Gicurasi 2020 na:
Maniragena Valensi
Nzeyimana Ambrozi 


Hutu-Tutsi ikibazo kitavugwa kirunduye Rayon-Sports (Igice Cya Kabiri)

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu rugamba Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yarwanaga rwo kuzahura Rayon Sports ngo inabashe kwitunga idategereje ak’imuhana, yegereye na MTN bagirana amasezerano y’imikoranire, abamurwanyaga bahita bamuca inyuma bajya kumugambanira muri AIRTEL, ngo arashaka no kwamamaza mukeba wayo. Iyo gahunda ntiyabashije gukomeza. 

Munyakazi Sadate yatangije gahunda yo gukorana na Stasiyo za essence zimwe na zimwe, abafana ba Rayon bakaziyoboka, buri kiguzi (purchase) bakoze hakagira akantu gato kagenerwa Rayon Sports. Iyi ghunda yanayikoze kuri za alimentations (Supermarkets) zimwe na zimwe, ariko ba banyemali bamwogaga runono, bagaca inyuma bakamwangiriza imishinga, igapfira mu igi.

Nyuma y’aho habayeho akagambane kagizwemo uruhare na ba bandi bo muri Rayon bagomba kwimakaza ihame ry’iyimikabwoko, bibukije FERWAFA ko hari aho yakimbiranye na Sadate ko babizamuye bakamufatira ibihano byabafasha gusubiza ikipe yabo ku murongo bifuza. FERWAFA yarabyubahirije, yica procedures z’amategeko ikurikirana Munyakazi SADATE inamufatira ibihano, we n’umuvugizi wa Rayon Sport. 

Iri tsinda ry’abanyemali b’abahezanguni baje gutungurana ubwo kuwa 10/05/2020 bakoze inama bise iyo gutabara Rayon Sport, bayikorera mu rugo rw’umwe muri bo (Kwa Muvunyi Paul). Iyi nama niyo yatangaje ko aba bagabo bahoze bayobora Rayon Sport baje kuyitabara mu bihe by’amage irimo, bakaba bariyise Akanama Ngishwanama kaje gukorana na Komite iriho ngo ibibazo bikemuke. Banikoze ku mufuka bakusanya asaga miliyoni 20 yo kunganira ngo bigaragare ko badahagurutse imbokoboko.  

Sadate Munyakazi  ntiyabashize amakenga, akurikije ukuntu biyise akanama ngishwanama, ariko bakaba bari gufata ibyemezo bitari mu nshingano zabo.

Uruganda rwa SKOL rwemereye aka kanama kurekura amafaranga miliyoni 33 z’ikirarane bari bafitiye Rayons Sports. SKOL yanahaye ubufasha bw’inyunganizi abakinnyi ba Rayon Sports, ariko aba bagabo bumvikana na SKOL ko nta kintu na kimwe uru ruganda rugomba gukorana na Prezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate na Komite ayoboye.

Dusubiye inyuma gato, aba banyemali baje gushinga icyo bise Umuryango wa Rayon Sports , biyandikisha muri Statuts zayo nka ba Nyirawo bahoraho. Nyuma yo kubikora bashatse gushinga RAYON Sports Basket Club, Munyakazi arabyanga kuko yavugaga ko byaba bije kugabanya imbaraga zigomba guhabwa ikipe ya Football. 

Mu cyumweru gishize, aka kanama kandikiye Munyakazi Sadate kamusaba kwegura abitera utwatsi, ababwira  ko umweguza batabifite mu nshingano, nabo bamutumaho abamubwira ko n’ubundi ntaho agihagaze ko n’ubuyobozi bamaze kubushyikira.

Ku wa gatandatu tariki ya 23/05/2020 bakoze indi nama, ikaba yari inarimo umuhezanguni Albert Bryon Rudatsimburwa (wigeze kuyobora Rayon Sports mu gihe cy’umwaka umwe), inama bemeza ko Sadate Munyakazi agomba kwirukanwa. Amakuru yamugezeho asanga ahita atangira gukusanya ibimenyetso n’amakuru yashyize mu rwandiko yoherereje Perezida wa Repubulika, ejo ku wa mbere tariki ya 25/05/2020. Albert Rudatsimburwa akiva mu nama yo kuwa Gatandatu, yatangiye kwasasa ko usanzwe ayobora Rayon Sports (Munyakazi Sadate) ari umusazi.

Urwandiko rurerure rurimo byinshi bisanzwe bivugirwa mu matamatama, rugisohoka nibwo Ngarambe Charles umwe mu bagize ka kanama ngishwanama kishyizeho yanditse urwandiko rutagira ibirango na cachet by’ikipe, avuga ko ahagaritse Komite yose isanzwe iyobora RAYON Sports.

Nyuma ya saa sita (ejo kuwa mbere) hasahotse inyandiko y’umujyi wa Kigali yemerera Rayon Sport guteranya inama, nyamara iyo nama ntiyari ihari, yari yarabaye ku wa gatandatu. Urwandiko rwari urwo kurangiza umuhango. Ikimenyimenyi ni ukuba urwandiko rubemerera gukora inama rwarasohotse bo bamaze gusohora urwandiko rw’imyanzuro yavuzye muri iyo nama baringa bavugaga bari bukore, nyamara itari yakozwe, ahubwo yari yararangiye k uwa gatandatu. 

Impaka zikomeje kuba zose ku mbuga nkoranyambaga no ku ma Radio, hagati y’impande ebyiri zitumva kimwe ibibazo Rayon Sports irimo muri iyi minsi.

Ibigaragaza ko izi gahunda zose zihagarikiwe n’izindi mbaraga zibyihishe inyuma

Kuba abantu bake bahura bagakora inama cyangwa ikindi gikorwa muri iyi minsi ya Covid-19 bagakurikiranwa, ariko ba basaza bayoboye Rayon Sports  bakayikora ubugira gatatu baterana bitemewe, barangiza bakamamaza mu bitangazamakuru ko bakoze inama, ni gihamya ko ibyo bakoraga babishyigikiwemo .

Kuba umujyi wa Kigali warandikiwe n’abashimuse ubuyobozi ukabasubiza ubaha uburenganzira bwo gukora inama itagenzuye niba bagize urwego ruzwi kandi rwemewe n’amategeko, nabyo birashimangira ko ibiri gukorwa byose ari ikinamico yo kurangiza umuhango, ko Sadate we yamaze kurundurwa.

Ku bijyanye n’ivanguramoko twagarutseho muri iyi nyandiko, nta na hamwe Munyakazi Sadate avugwa yigeze yumvikana ashishikariza abantu kuvangura cyangwa kwigomeka. Yazize gusa ko ari Nyakamwe ugiye kuvumba mu Bakara.

Mu Rwandiko rwa Sdt, yagaragaje agahind afite, agaragaza ibyangirikga muri Rayons Sports mu myaka yashize, asaba ko bafashwa gutahiriza umugozi umwe. 

Guhita yirukanwa byatewe no kuba yarashyize hanze amabanga ya bamwe muri ba banyemali, bafashe RAYON Sports nk’inka yo gukama ibihe byose, kandi ko bagomba kwirinda kuyisangira n’uwo ari we wese.

Mwihere ijisho urwandiko Munyakazi Sadate yandikiye Perezida wa Paul Kagame :

Amajyepfo: Nyuma y’iyirukanwa rya Emmanuel Gasana “Rurayi” hakurikiyeho n’abandi

Nyuma yo kwirukanwa JMV Gatabazi akomereje ak’ubukorerabushake Kuri Twitter!

ABANYARWANDA DUKWIYE KUBA UMWANA WIBWIRA, KUGIRA NGO NITUBWIRWA TUZABASHE KUMVA, KANDI NITUVUGA TUZABASHE KUMVWA

$
0
0

Hashize amasaha dusangiye inyandiko igaragaza ko mu by’ukuri Urwanda rwahoranye ubwigenge, maze rukaza kubwamburwa n’abakoloni, hanyuma rukaza kongera kubusubirana. Inyandiko yacu inagaragaza ko kuva cyera kugeza ubu, abanyarwanda bagiye bavangurwa, ibice bimwe by’abanyarwanda bigahezwa mu miyoborere y’igihugu cyabo. Iyo nyandiko irasobanura ukuntu abagiye baharanira impinduka bahindukanaga n’ibihe, ibyo bavugaga mu bihe by’urugamba rwo kwibohoza bigahinduka bakibona intsinzi, mbese bakigera ku butegetsi bifuzaga kugeraho. Bamaraga kubushyikira bakikorera ibisa n’ibyo bagayaga abo basimbuye, ndetse hakaba habaho no kubarenza. Iragaya kandi imikorere yo kutubaha amadini n’amakoraniro y’abahuje imyemerere, iyo gushaka gushyira abayobozi ba roho n’imyemerere mu gatebo k’imbohe, n’ubwoba bucye bwo guhangara abahanzi n’abahanuzi kugeza aho bicwa urubozo cyangwa se bamburwa ubuzima. 

Muri iyi nyandiko ngufi ya none, nimucyo dutange ingero zigaragaza ko koko abihayimana, kimwe n’abahanzi n’abahanuzi, bambuwe icyubahiro n’ubuzima, ibyo bikaba byavubura cyangwa se byaragiye bivubura imivumo itavugwa. Ingero: Umuririmbyi wari ikirangirire akanakundwa cyane, Capt. Nsengiyumva Bernard, yagonzwe n’igikamyo muri Kibungo ibye birarangira. Aho hari ku ngoma ya MRND. Kuri iyo ngoma kandi, padiri Siliviyo Sindambiwe, wayoboye ikinyamakuru Kinyamateka, yagongeshejwe ikamyo muri Gitarama (yavaga i Butare ajya i Kigali) ahita apfa. Mbere gato yari yarohererejwe umusore w’umugizi wa nabi ku biro bye, amutera akadobo k’umwanda wa toileti. Umukobwa wa Musenyeri Nyiramutarambirwa (depite) nawe yishwe atyo. Hari n’abandi. Nyuma y’iyo ngoma naho rero, abahanzi n’abihaye Imana ntibarinzwe urupfu: padiri Sibomana A., Kizito Mihigo, padiri Karekezi, musenyeri Mubirigi, Nyamihirwa, n’abandi. Abapfayongo bazi ko aba bantu bapfuye, naho abahawe kwitwa abana b’Imana bo bazi ko aba bantu bibereye mu mahoro. 

Twaganiriye kenshi ko ibyago ndengakamere byagiye bigwira Urwanda n’abanyarwanda, byagiye bigira imbarutso ituma byitura, maze imbeho n’umwijima bigakwira igihugu cyose. Iyo mbarutso nta yindi ni iyicwa ry’umukuru w’igihugu. Ibi ntibigasubire.

Twifashishije iyi nyandiko ngufi rero, reka twikangure, twe abanyarwanda, dushimangire ko hari imyumvire ikwiye gucika burundu yo kwibaza ko umutegetsi uvuyeho agomba kwicwa cyangwa se agafungwa cyangwa se agahunga, we n’Ishyaka rye, n’umuryango we, n’inshuti ze, n’ibye byose, kandi ko nta munyarwanda n’umwe ukwiye gucirwa hanze y’igihugu cye ubuziraherezo. Kugeza ubu mu Rwanda ni uko byagiye bigenda. Igihe kirageze ko abantu twese twumva ko umutegetsi uvuyeho cyangwa se uvanyweho aba akili umunyarwanda nk’abandi ukeneye icyubahiro ahabwa no kuba umwenegihugu, ukeneye uburenganzira bwo kubaho we n’abe nk’ikiremwa-muntu, hanyuma n’Ishyaka yabarizwagamo rikaba rigifite uburenganzira bwo kubaho nk’ayandi yose, keretse mu gihe haba hariho ibyemezo by’Urukiko rwemewe bibiteganya ukundi, cyangwa se abanyarwanda ubwabo babyemeje ukundi. Tugomba kumva kandi ko nta munyarwanda n’umwe, utarabyambuwe n’inkiko zibifitiye ububasha, ugomba kuvutswa uburenganzira bwose bw’ibanze yemererwa no kuba umunyarwanda, n’ubwo yemererwa no kuba ikiremwamuntu, yaba ari mu Rwanda cyangwa se hanze tarwo. 

Ikindi twikangurira, twese abanyarwanda, ni ukumva ijwi ry’Imana ridusaba gukomera ku muvandimwe, ku nshuti, ku muturanyi, uwo twiganye, uwo twakoranye, uwo twakinnye ubute, ndetse n’abo tuzi bose, nyuma tukazagera ku rwego rwo kwiyemeza kurengera no kwanga kugirira nabi ikiremwamuntu aho kiva kikagera. Ubundi tukitegereza Urwanda muri Afurika, tukamenya ko abaturanyi b’igihugu cyacu bose bakwiye kubanirwa neza mu nyungu zacu. Tukamenya ko Afurika ari umubyeyi wacu tutagomba kwicisha agahinda, ko Afurika itagomba gushwanyaguzwa n’abana bayo yibarutse, ko nitugira Urwanda rwiza tuzahesha na Afurika yose kuba nziza, n’isi yose ikazaboneraho.

Intego yacu nibe ko nta munyarwanda n’umwe tugomba kwemera ko abuzwa uburenganzira bw’ibanze, kandi ko iyo umunyarwanda umwe agiriwe nabi, twese bitugiraho ingaruka, iyo umunyarwanda umwe asuzuguwe twese bitugiraho ingaruka.,, ko iyo umunyarwanda umwe gusa yishwe n’inzara twese bitugiraho ingaruka. 

Nihagira utubwiriza kugendera kure uwo tuvukana n’uwo twabanye cyangwa se uwabanye n’uwagiranye ubucuti n’ababyeyi, tuzabyange, maze niba hari icyo yaduhaga ahamane.

Banyarwandakazi, Banyarwanda, ni iki twagurana umubano n’urukundo by’umubyeyi, by’umwana cyangwa se by’umuvandimwe? Ni iki twarutisha gushyigikirana no kurengera uwo twasangiye, uwo twasukiranye, uwo twaririmbanye muri korali, uwo twateranye agapira, … NTACYO. Niba hari udutumye, uduhatiye guhotora uwo duhuje bene iyo sano, tuzange. Niba hari udusabye kwica umugore utwite, gukubita umubyeyi uhetse, ngo turi abasoda n’abapolisi cyanfwa izindi ngabo, tuzabyange. Iyo misiyo si iyo kubahirizwa. Kandi natwe abaturage nitubona umuntu ukubita, uhohotera, wica umugore utwite, umubyeyi uhetse, umusaza n’umukecuru, umwana muto, umurwayi, yewe n’umundi munyagu wese, ntituzamwemerere. No guhana icyohe nk’icyo byaba ubutwari nta n’ugomba gutinya gukabukira ibandi ryubahuka Urwanda bene ako kageni. Icyo ryaba ryambaye cyose, n’icyo ryaba riri cyo cyose. Nitwikomeraho tugakomera ku bacu no ku bo twabanye, ku bo tuzi, nabo bakadukomeraho, nta kizaduhungabanya. Nitwihagararaho, tugahagarara ku bandi nabo bakaduhagararaho, Imana izashinga ihema hagati yacu kandi idutwikirize ububasha bwayo. Niturwana urugamba rw’ukuri nta bwoba, tuzaganza byanze bikunze. 

Nidutinye kwica uwo tutaremye. Nidutinye kugira uruhare urwo arirwo rwose mu iyicarubozo ry’umunyagihugu n’iry’undi muntu wese waremwe n’Imana. Nitureke gutinya uwica wese. Nitwoye gutinya usenya. Nitutihagararaho kandi tumenye ko nta undi uzaduhagararaho. Igihango ni iki? Indahiro ibanza ni iya batisimu ku babatijwe. Abarahiye izindi zibasaba ibindi bitari ukwanga shitani n’imihango yayo yose, barabwirwa! Baririnde kugurana Imana itabi, no kugurana umwana ikoti. Kwanga shitani n’ibyayo byose, n’iyo yaba ikangisha iterabwoba, nirwo rufunguzo. 

Cyera bagize umujinya abasore n’inkumi, cyera barahagurutse abasore n’inkumi, cyera baratabaye abakuze n’abakambwe. Kandi ntibahagurutse bajya kuroga, gutanga utuzi no gukubita udufuni, ntibahagurutse bajya kunigisha imigozi no gutuka abahanzi, abasizi n’abahanuzi, ntibahagurutse bajya guhotora abahanzi, abasizi n’abahanuzi, ntibahagurukiye kubangura imipanga ngo bateme ab’ubwoko bw’Imana. Oya! Ahubwo bahagurukiye kuba inyangamugayo n’abatabazi. Bahagurukiye kuba abatabazi. Bemeye imvune, batwise inzara irusha Nzaramba umushiha, batewe inguma n’ibyinyo by’abasetsi byabashingwaga hose, bikorejwe ibyago byinshi baragambanirwa, ariko banze guhemuka, kandi Imana ysbagumishijeho ijisjo ryayo. Ngiyo inzira n’urufunguzo rw’ubumwe n’umunezero. Iyo niyo yitwa inzira y’urugamba. Urugamba rutari utuzi ntirube agafuni, urugamba rutari nta-mpongano-y’umwanzi ntirube umpangare-nguhangare, urugamba rutari amabombe ntirube amasasu, urugamba rwo guhashya ishyano aho kuripfumbata ngo nuko ryaduteye mu buriri. Intwari ni isaba imbabazi mbere yo guhatira abandi kuyisaba imbabazi cyangwa kwifuza ko abandi bazisaba. Ngiyo inzira. Buri wese niyiruke asanga mugenzi we, maze bahurire hagati, buri wese yiruka ajya gusaba mugenzi we imbabazi. Erega mututsi nawe muhutu nimwe mubwirwa! Harya ngo ninde ukwiye gusaba imbabazi umututsi warokotse jenoside? Ni kanaka gusa si na kanaka? Uwamwiciye ku wanyuma n’uwamwiciye ku wa mbere, BOSENIBAMWE. Abamwiciye ku wa nyuma BOSENIVAMWE. Abamwiciye ku wa mbere BOSENIBAMWE. Harya we ntawe akwiye gusaba imbabzi? Rahira ko ijuru ritaturi kure kandi ari twe turihinda ngo ritatuba hafi? Nimucyo tube abanyabwege, kuko ari yo nzira n’intwaro nyayo yo kurwana urugamba nyarwo.

Ibyo tumaze kuganiraho muri iyi nyandiko byose ni ibintu dukwiye kuba twibwira, twagira amahirwe yo kubibwirwa tugahita tubisamira hejuru kandi ntidutinde guhita natwe tubibwira abumva bose, abandi benshi cyane n’isi yose.

Tubeho twese twiyemeza kuba ”umwana wibwira” kugira ngo nitubwirwa tuzabashe kumva, kandi nituvuga tuzabashe kumvwa.

Muhorane amahirwe

P. Bamara

Impaka muri ONU ku Nyito ya Jenoside Yabaye mu Rwanda muri 1994

$
0
0
Inteko ishinzwe umutekano kw'isi ya ONU
Inteko ishinzwe umutekano kw’isi ya ONU

Ibihugu by’ibihangange bibiri ni byo biza kw’isonga kuri izi mpaka zizamutse ubwicanyi ndengakamere bugwiriye Abanyarwanda. Ibyo ni Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Ubwongereza. Kuri iki kibazo cy’inyito, Leta zunze ubumwe z’Amerika ivuga ko yifatanyije n’inteko rusange y’umuryango w’abibumbye mu gushyigikira “umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994” kugira ngo uko umwaka utashye abazize jenoside n’abayirokotse bacyibuka ubugome yakoranwe bahabwe icyubahiro kibakwiye.

Mu nyandiko yashyizweho umukono n’ambasaderi w’Amerika muri ONU, yumvikanisha ko Amerika ivuga ko igikomeye ku ntego yayo yo gufasha abanyarwanda gusigasira amateka n’ibimenyetso bya jenosise yo mu 1994. Isanga imwe mu ngamba zikomeye zafatwa mu kwirinda ko ubwicanyi bwibasira imbaga bwakongera kuba ari ugusigasira amateka y’ibyabaye hatabayeho kongera cg kugabanya ku kuri kw’ibyo amateka ubwayo yasize. Aha ni na ho Amerika igaragaza impungenge ku mpinduka zihera mu 2018 kugeza ubu, ibona ko “zigarukira gusa ku kuvuga jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda” yirengagije uburemere n’ingaruka iyi jenoside yagize ku yandi matsinda y’abantu. Ku bw’Amerika, hishwe Abahutu n’abandi bantu benshi bazira kwanga kwifatanya n’abashyiraga jenoside mu bikorwa; kuburyo kutabaha agaciro no kutabibuka byerekana “kudaha agaciro isura nyayo y’uru rupapuro rwirabura mu mateka. 

Amerika ishimangira ko ishyigikiye igitekerezo cyo ‘kuzirikana jenoside yabaye mu Rwanda, ariko bidahindura uko izi uburyo jenoside yabaye mu Rwanda yakozwemo. Isaba ibihugu byose guharanira ko amateka ya jenoside zabaye cg ubundi bwicanyi bwibasiye imbaga atahinduka uko ibihe bigenda bihindagurika. Ahubwo hagomba kwibukwa uwahitanwe n’uwarokotse ubwo bwicanyi wese no ‘kugaragaza ukuri k’uko byagenze’ bikaba igihamya ko batifuza koko ko amahano nk’aho atazasubira ukundi.

Amerika inasaba ibihugu byose gukorana n’inzego zasigiwe inshingano zo kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha harimo no gushakisha Abanyarwanda 8 bataragezwa imbere y’ubutabera ngo baryozwe uruhare rwabo muri jenoside.

Leta zunze ubumwe z’Amerika yumvikanisha, n’ingufu nyinshi, ko itishimiye uburyo ibiganiro byaganishije ku mwanzuro wo guhitamo inyito “jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994” byakozwemo. Inyandiko yashyizweho umukono na Kelly Craft uhagarariye Leta zunze ubumwe z’Amerika muri ONU isoza ivuga ko yifatanyije n’Abanyarwanda n’umurynago mpuzamahanga mu kwibuka inzirakarengane zose zishwe muri jenoside yabaye mu Rwanda, kandi yiyemeje gukora ibyo ishoboye byose mu gukumira amahano nk’aya ngo atazongera kuba. 

Igihugu cy’Ubwongereza na cyo kirahuza n’Amerika

Ubwongereza bushima Inteko rusange ya ONU kuba yarazengurukije imbanzirizamushinga y’icyemezo kuri jenoside yabaye mu Rwanda. Buvuga ko bushyigikiye byimazeyo, kwibuka inzirakarengane zishwe muri jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994 kandi ko uko kwibuka gukwiye kuzirikana inzirakarengane zose. Kimwe mu byo Ubwongereza bushyira imbere ni uguhindura inyito « jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ONU igashaka indi yumvikanisha n’Abahutu n’abandi bishwe muri jenoside bazira kutagishyigikira. »

Ubwami bw’Abongereza buvuga ko bwemera ko n’Abahutu kimwe n’abandi bose bishwe bakwiye kutibagirana.

Ikindi kibateye impungenge ni ikijyanye n’inzira n’uburyo kwemeza inyito y’iyi jenoside bikorwamo, basanga hari icyuho mu kumvikana no kwemeza uyu mwanzuro ku nyito ya jenoside. Cyakora Ubwongereza buvuga ko bwibuka amakuba yo muri Mata 1994 kandi bwiyemeje guharanira ko ubugome nk’ubwo butazasubira ukundi.

U Rwanda ariko rwo rusanga impungenge Amerika n’Ubwongereza bigaragaza nta shingiro zifite kuko ibi bihugu bisaba ko amateka avugwa uko yagenze ariko bigasaba ibihabanye n’ibyo. Uhagarariye u Rwanda mu muryango w’abibumbye avuga ko ibi bihugu byombi bigamije kugoreka ayo mateka bikanirengagiza imyanzuro y’akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi n’ububasha bw’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha bwashyiriweho u Rwanda; kandi ibi bihugu byemera. U Rwanda rwongera kwibutsa ubusobanuro bwa jenoside nk’uko byemejwe n’umuryango w’abibumbye mu 1946. Kwica abantu b’itsinda rimwe; gukomeretsa bikabije imibiri cyangwa ibitekerezo by’abantu b’itsinda rimwe; gushyira abantu b’itsinda rimwe mu buzima bubi ubigendereye ugamije ko barimbuka bose cyangwa igice; gushyiraho uburyo bubuza iryo tsinda kubyara cg se kwambura iryo tsinda abana babo bagahabwa irindi ridafite aho bahuriye. Kimwe muri ibi bikorwa bikoranwe umugambi wo kurimbura bose cyangwa igice cy’abantu bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cg idini aba ari jenoside. U Rwanda kandi runashingira ku kuba urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwaremeje ko “hagati ya tariki 6 z’ukwezi kwa 4 na tariki 17 z’ukwa 7 mu 1994 habaye jenoside yakorewe ubwoko bw’Abatutsi” mu buryo butagibwaho impaka cg ngo bushidikanyweho.

U Rwanda rushima ko Amerika ihamagarira ibindi bihugu kugira uruhare mu gukurikirana abagize uruhare muri jenoside, rukanasaba Ubwongereza kugeza imbere y’ubutabera abakekwaho uruhare muri jenoside bari ku butaka bwabwo. Ruvuga kandi ko mu gushaka ubwiyunge nyabwo, itariki ya 13 ya buri kwezi kwa 4 yahariwe kwibuka abanyapolitike n’abandi bose bishwe, nubwo bo batari mu bahigwaga ariko bakazira kwanga kwifatanya n’abashakaga kurimbura inyoko-Tutsi

NYAMUNINI : Vuga, umva, soma, andika mu KINYARWANDA :Eugène SHIMAMUNGU

Paris: Félicien Kabuga yabwiye urukiko ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma.

$
0
0

Félicien Kabuga umunyarwanda ukekwaho uruhare muri jenoside uyu munsi kuwa gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2020, yabwiye urukiko mu Bufaransa ko ibyaha aregwa ari ibinyoma nk’uko tubikesha ibiro ntaramakuru by’abafaransa Reuters.

Bwana Kabuga yongeye kugezwa mu rukiko i Paris ngo aburane ku koherezwa gufungwa n’urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha.

Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko mu rukiko Kabuga yabajijwe niba yarumvise ibirego aregwa n’urwo rwego rwa ONU/UN.

Yasubije mu Kinyarwanda, hakoresheje umusemuzi ati: “Ibyo byose ni ibinyoma. Nta mututsi n’umwe nishe. Nabagurizaga amafaranga mu bucuruzi, sinari kwica abakiriya banjye”.

Bwana Kabuga yaje mu rukiko yambaye ipantaro y’ikoboyi n’ishati y’ibara rya ‘gris’, mu rukiko hari benshi baje bamushyigikiye. Kabuga yavuze ko afite imyaka 87. 

Abunganizi be bahanganye n’ingingo itegeka ubutabera bw’Ubufaransa gushyikiriza abafashwe bisabwe n’ubutabera mpuzamahanga. 

Basabye ko ibizamini bya DNA byafashwe ngo hamenyekane neza ko ari we biteshwa agaciro kuko byafashwe umukiriya wabo atabishaka.

Me Laurent Bayon uri ku ruhande rumwunganira, yabwiye urukiko ko Kabuga ashaje kandi arwaye, ko bashaka “kumwohereza i Arusha batitaye ku buzima bwe n’amagara ye”.

Me Bayon yavuze ko umukiriya we atinya ko mu rukiko rwa UN yaburanishwa urubanza rwa politiki, ko ubucamanza bw’Ubufaransa bufite ubushobozi bwo kumuburanisha.

Uruhande rumwunganira rwasabye ko atohererezwa uru rukiko rwamushakishaga, ko ahubwo yarekurwa akanakorerwa ibizamini by’amagara n’ubuzima bwo mu mutwe.

Uruhande rumwunganira rwavuze ko Kabuga aho afungiye nta muntu bahuza mu rurimi kandi akeneye kwitabwaho byihariye.

Basabye ko yarekurwa agakurikiranwa adafunzwe akakua kuba kuri umwe mu bana be, batanga urugero ko yakwambika icyuma cyo gukurikirana umuntu ku ikoranabuhanga (electronic ankle tag).

Urukiko rwatangaje ko kuwa gatatu utaha tariki 03/06/2020 ruzatangaza umwanzuro.


CNRD na FLN ngo bagahaze bwuma. ABANYARWANDA banyotewe n’impinduka barahishiwe:MUNYEMANA

Gen Victor BYIRINGIRO wa FDLR aravuga ku bitero RDF yabagabyeho

Ijambo rifungura inama ya Rwanda Bridge Builders 23-24/05/ 2020 yahuje amashyaka na Société Civile

$
0
0

Ijambo Bwana Gilbert Mwenedata, umuhuzabikorwa w’itsinda ry’ibanze rya Rwanda Bridge Builders yateranye ku mataliki ya 23-24/05/ 2020, yavuze afungura inama yahuje imiryango ya politiki n’indi ya Société Civile nyarwanda iharanira impinduka z’ubutegetsi mu Rwanda

Ladislas Ntaganzwa yakatiwe gufungwa burundu

$
0
0
Ntaganzwa yafatiwe muri Repubulika ya Demokrasi ya Congo mu mpera y'umwaka wa 2015
Ntaganzwa yafatiwe muri Repubulika ya Demokrasi ya Congo mu mpera y’umwaka wa 2015

Amakuru dukesha Yves Bucyana, umunyamakuru wa Radio BBC aravuga ko urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruri mu mujyi wa Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rumaze gukatira igihano cya burundu Ladislas Ntaganzwa kubera uruhare rwe muri jenoside yo mu Rwanda.

Urukiko rwemeje ko yayoboye ibitero byaguyemo Abatutsi barenga 25,000 kuri kiliziya ya Cyahinda no mu misozi iyikikije. 

Ladislas Ntaganzwa yari umuyobozi wa komini Nyakizu mu majyepfo y’u Rwanda. 

Umwunganizi we mu mategeko yavuze ko agiye kujuririra uyu mwanzuro w’urukiko.

Ni urubanza rwasomwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya video mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya coronavirus.

Urukiko rwasomeye urubanza mu cyumba gisanzwe, mu gihe Ntaganzwa n’umwunganizi we bakurikiraniraga urubanza aho afungiye kuri gereza ya Mpanga iri hafi y’urukiko.

Ni urubanza rwari rumaze imyaka ine ruburanishwa.

Urubanza rwasomwe mu buryo bw'amashusho, mu kwirinda ubwandu bwa coronavirus
Urubanza rwasomwe mu buryo bw’amashusho, mu kwirinda ubwandu bwa coronavirus

Mu rubanza mu mizi, ubushinjacyaha bwamureze ibyaha birimo jenoside, gushishikariza kuyikora n’ icyaha cyo kurimbura no gusambanya ku gahato nk’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Umucamanza yavuzeko ahamwa n’ibyaha bibiri ari byo icyaha cya jenoside kubera kwica Abatutsi.

Ndetse n’icyaha cyo kurimbura no gusambanya ku gahato nk’icyaha kibasiye inyoko muntu, ariko ntahamwe n’icyaha cyo gushishikariza abantu gukora jenoside.

Ubushinjacyaha buvuga ko Ntaganzwa yagize uruhare rukomeye mu iyicwa ry’abatutsi barenga ibihumbi 25,000 bari bahungiye kuri kiliziya ya Cyahinda. 

Abatangabuhamya benshi bahuriza ku kuba icyo gitero ari cyo cyari gikomeye cyane ngo cyarimo abajandarume, abasirikare bari bazanywe na Ntaganzwa, interahamwe ndetse ngo n’impunzi z’Abarundi, kandi ngo bakica Abatutsi bakoresheje intwaro.

Uretse aba bari bahungiye i Cyahinda ngo hari n’abandi benshi bari baturutse mu duce twegereye Nyakizu bishwe ku mabwiriza ya Ntaganzwa.

Hari n’abatangabuhamya bari ku ruhande rwa Ntaganzwa bagaragarije urukiko ko bamubonye ahantu hatandukanye muri komini Nyakizu – ubu ni mu karere ka Nyaruguru – afite imbunda ariko ko batigeze bamubona arasa.

Urubanza rwasomewe mu cyumba gisanzwe cy'uru rukiko rw'i Nyanza, Ntaganzwa n'umwunganizi we barukurikiranira aho afungiye kuri gereza ya Mpanga iri hafi aho
Insiguro y’isanamu, Urubanza rwasomewe mu cyumba gisanzwe cy’uru rukiko rw’i Nyanza, Ntaganzwa n’umwunganizi we barukurikiranira aho afungiye kuri gereza ya Mpanga iri hafi aho

Mu kwiregura, Ntaganzwa we yavuze ko abatangabuhamya bamushinja bivuguruza kandi ko ubuhamya bwabo nta shingiro bufite ndetse ko nta n’ibimenyetso bifatika bafite.

Avuga ko nta bubasha yari afite bwo guhagarika jenoside muri komine yayoboraga kandi ko nta bitero yigeze agaba haba kuri Paruwasi gatolika ya Cyahinda ndetse n’ahandi hose.

Yemeza ko we icyo yakoze ari inama yagendaga agirana n’abaturage abasaba gusubira mu ngo zabo ngo barindirwe umutekano.

Urukiko rwavuze ko rushingiye ku buhamya bw’abatangabuhamya rwamuhamije uruhare rukomeye mu bitero byagabwe kuri Paruwasi ya Cyahinda no ku misozi ihakikije.

Ladislas Ntaganzwa yari yarahamijwe n’urukiko Gacaca rwari rwaramukatiye igifungo cya burundu y’umwihariko kuri ibyo byaha bya jenoside.

Agiye kujurira 

Umwunganizi we mu mategeko, Me Musonera Alex, yavuze ko atanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko ko agomba kukijuririra.

Ntaganzwa w’imyaka 58 y’amavuko, ni umwe mu bantu 9 bakomeye bacyekwaho ibyaha bya jenoside bari ku rutonde rw’abashakishwaga cyane, ndetse igihugu cy’Amerika kigashyiraho igihembo cya milioni 5 z’amadorali ku muntu wese uzabafata.

Yafatiwe muri Repubulika ya Demokrasi ya Congo mu mpera y’umwaka wa 2015.

Nuko yoherezwa kuburanira mu Rwanda mu kwezi kwa gatatu mu 2016 bisabwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rw’i Arusha (TPIR/ICTR ).

Radio Inkingi yaganiriye na Théoneste Nsengimana/UmubavuTV.

$
0
0

Radio Inkingi na Théoneste Nsengimana w’Umubavu TV. Twamubajije ku ngingo nyinshi :

-Uko yafunzwe;

-Uko mu Rwanda bakiriye icyemezo cy’Abanyamerika n’Abongereza bemeje ko muri génocide yo mu Rwanda hagomba Kwibukwa bose;

-Abasenyewe mu mujyi wa Kigali bagiye he ?

-Uruhururi rw’inzego z’umutekano zose zihonyora Abaturage;

-RIB ngo niyo igezweho;

-Abanyamakuru bafunze nka Cyuma Hassan na Professeur Kayumba Christopher,

n’indi byinshi muriyumvira muri iyi vidéo.

Viewing all 10365 articles
Browse latest View live