KU KIGUZI ICYO ARICYO CYOSE NTITUZATERERANA ABANYARWANDA BICWA, BABOSHYWE NA FPR INKOTANYI
Ijambo rya Perezida Kagame ku ya 04.07.2020
U Rwanda ruravuga ko rwishe umurobyi w’umurundi.
Yanditswe na Marc Matabaro
Nk’uko bitangazwa na Police y’igihugu cy’u Rwanda ku rubuga rwa twitter umurobyi w’umurundi yarashwe n’abashinzwe umutekano baramwica kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Nyakanga 2020 mu mazi y’ikiyaga Cyohoha kiri hagati y’u Rwanda n’u Burundi.
Nk’uko Police y’u Rwanda ibivuga ngo hari tariki ya 1 Nyakanga 2020 ahagana saa tatu z’ijoro ubwo abashinzwe umutekano mu Rwanda bakoraga irondo mu kiyaga Cyohoha icyo gihugu gisangiye n’u Burundi bahagarikaga umuntu batashoboye kumenya umwirondoro wari mu bwato yitwaje umuheto n’imyambi.
Police y’u Rwanda ikomeza ivuga ko abo bashinzwe umutekano b’u Rwanda bashatse guhagarika uwo muntu ariko aranga ahubwo atangira kubarasa imyambi ngo abo bashinzwe umutekano bisanga nta yandi mahitamo bafite uretse kurasa.
Umurambo we ngo wajyanywe mu bitaro bya Nyamata gukorerwa isuzuma, ngo harimo gukorwa ibishoboka byose n’abayobozi b’Akarere ka Bugesera kugira ngo bashobore kuvugana na bagenzi babo bo mu gihugu cy’u Burundi hamenyekane umwirondoro w’uwo muntu banabashyikirize umurambo.

Ariko n’ubwo Police y’u Rwanda itanze aya makuru kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Nyakanga 2020 ahagana saa sita z’ijoro, abayobozi b’u Burundi bo ku wa gataun tariki 3 Nyakanga 2020 bakoresheje twitter bari batangaje ko barimo gukora iperereza ku mugabo w’umurobyi witwa Ndagijimana Sylvestre bavuga ko yashimuswe n’abasirikare 2 b’u Rwanda yarekurwa mu kiyaga Cyohoha.

Ibi birego bije bikurikira ihungabana ry’umutekano ryabaye mu kiyaga Rweru mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, aho habaye ukurasana hagati y’abasirikare b’U Burundi n’ab’u Rwanda.
Ku ruhande rw’U Burundi, umusirikare urwanira mu mazi yahasize ubuzima. Icyo gihe, abayobozi mu karere ka Kirundo batanganje ko abasirikare b’u Rwanda barashe uwo musirikare mu gihe yariho agerageza kubatesha gushimuta abarobyi b’Abarundi ku ruhande rwa Komine Busoni.
Twabamenyesha ko uwo musirikare w’umurundi yitabye Imana yahawe ishimwe n’umukuru w’igihugu w’U Burundi mushya Evariste Ndayishimiye ku munsi mukuru wo guhimbaza ubwigenge w’U Burundi. Ni ishimwe yahawe nk’umwe mu Barundi bagaragaje ubutwari bwo kwitangira igihugu.
Police y’u Rwanda yishe impunzi 2 z’abarundi
Amakuru atangazwa na Police y’u Rwanda ku rubuga rwa twitter aravuga ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Nyakanga 2020 mu rucyerera ahagana saa cyenda n’igice ubwo abashinzwe umutekano bari ku irondo mu Murenge wa Mahama, mu Karere ka Kirehe barashe ku itsinda ry’abavugwa kuba abinjizaga ibiyobyabwenge mu gihugu bambukiranya umugezi w’Akagera.
Babiri muri bo bahasize ubuzima nyuma biza no kumenyekana ko ari impunzi zo mu nkambi ya Mahama.
Umuhungu wa Dr Pierre Damien Habumuremyi yandikiye Perezida Kagame ko Se atagombaga gufungwa
Amarorerwa inkotanyi zakoze nyuma yo gufata igihugu / Zabohoye abanyarwanda?
Manifeste y’abahutu yanditswe nande ? Ifite ibice bingahe?
Kumenyesha ishyirwaho ry’Urunana Nyarwanda ruharanira Impinduka
Itangazo mbwirwaruhame
Twebwe, abibumbiye m’Urunana Nyarwanda ruharanira Impinduka, turamenyesha abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda hamwe n’abantu bose ko dutangaje ku mugaragaro Urunana ARC.
Ibi tubikoze mu rwego rwo guhangana n’ishyaka FPR riri ku butegetsi kugirango dufashe u Rwanda n’abanyarwanda kurangiza ibibazo by’ingutu bishingiye ku butegetsi bw’igitugu, akarengane n’imiyoborere mibi muri rusange, byatewe n’ubutegetsi bwa FPR.
Ku mugereka wiri tangazo, turabagezaho imigabo n’imigambi y’Urunana Nyarwanda ruharanira Impinduka.
Tubifurije Intsinzi.
Bikorewe Ottawa, kuya 6 Nyakanga 2020
Kamana Achille
Téléphone/WhatsApp : 819-209-5689
Umuvugizi w’Urunana Nyarwanda ruharanira Impinduka
Rev CHRISTINE COLEMAN TWAGANIRIYE.SOS RWANDA:GITWAZA & RUTAYISIRE BAGOMBA KWIHANA KU BUHANUZI BAKORA
MUNYANGIRE, HUMIRIZA NKUYOBORE, CISHWAHA NI ZIMWE MU NDWARA BENSHI ABANYARWANDA BAZAKIRA BITINZE
IMITIMA IBUNGA: IGICE CYA 4
By Jean-Jacques Bigwabishinze
« Umugambi ni umwe : urukundo rw’u Rwanda no kuzahora mwibuka »
(Cécile Kayirebwa, Ubutumwa, 2014)
N’ubwo bangana urunuka
Bakitana bamwana
Interahamwe n’Inkotanyi
Basa n’abahuje umugambi.
Bamennye amaraso menshi
Barayashinjwa bakishaririza
Aho kwicuza icyaha
Bigira nyoninyinshi.
Abasirikare b’Inkotanyi
Bagwa mu mutego w’amoko
Umuhutu wese yitwa Interahamwe
Bakirenza uwo bahuye na we.
Imirambo y’Abatutsi
Yari itarashyingurwa
Bayigerekaho iy’Abahutu
Bahutaza uwari ugihagaze.
Bati « ushaka gukora umureti
Abanza kumena amagi ! »
Bica abantu batabarika
Bakora umureti w’amaraso.
Mu kwigarurira igihugu
Inkotanyi zirimbura abantu
Mu gukora ayo mahano
Ntizigera zicika intege.
Nyuma y’itsembabwoko
Mu gihugu habaye impinduka
Abari biringiye Inkotanyi
Baheza amaso mu kirere.
Mu bicanyi ruharwa
Bari barishe Abatutsi
Abatishwe mu ihora
Bajugunywa mu buroko.
Ariko n’uzira ubusa
Bamuroha muri gereza
Imfungwa ziracucikirana
Zigahora zihagaze hanze.
Imvura yagwa ikazinyagira
Izuba ryava rikazitwika
Hehe no kwicara mu gacucu
Macinya yaza igaca ibintu.
Ucitse ku icumu
Rya korera na macinya
Akaborera muri kasho
Akahacikira amano.
Abantu barapfa impande zose
N’uhungiye mu buvumo
Bakaza kubumuvumburamo
Bakamuvutsa ubuzima.
N’abiringiye Bikiramariya
Bagahungira i Kibeho
Bakahashaka ubuhungiro
Iz’amarere ntizabibagiwe.
Zanogeje umugambi
Wo kurimbura iyo nkambi
Ziyahuramo amabombe
Ziyuzuzamo imirambo.
Umugaba w’icyo gitero
Atashye aragororerwa
Yongererwa igarade
Azamurwa mu ntera.
Ingoyi igaturitsa agatuza
Utishwe n’amasasu
Ntasogotwe n’inkota
Agahondeshwa agafuni.
Uwahungiye i Bunyabungo
Inkotanyi zirahamusanga
Zimusandaza agahanga
Zimwivugira hejuru.
Zishwanyaguza inkambi
Impunzi zikwira imishwaro
Zomongana mu mashyamba
Zikomeza gupfa umugenda.
Inzara n’indwara zinyuranye
Byibasira Abanyarwanda
Utananguwe n’umusonga
Inkotanyi ikamusonga.
Kongo yuzura amaganya
Amagara aterwa hejuru
Inkotanyi zihinduka ibirura
Zikomeza kwibasira impunzi.
Izo mpabe z’Abahutu
Zikomeza gupfa umusubirizo
N’Abazayirwa babacumbikiye
Barakabona bicanwa n’abo.
Ahantu nyaburanga
Harangaga Kongo
Hahindutse ruvumwa
Kubera imivu y’amaraso.
Igihugu cy’Abashi
Gihinduka ishiraniro
Icumu rigasha inyoko muntu
Rikomeza kwishinga mu mibiri.
Mu gihugu cy’Abahavu
Hatemba imivu y’amaraso
Ihaca imihavu nk’isuri
Isi yose irasuhererwa.
Biyara, Uvira, Bukavu,
Kagunga, Rugungi, Kanganiro,
Shimanga, Nyangezi, Nyamirangwe,
Nyantende, INERA, Gashusha,
Adi-Kivu, Kamanyora, Warikare,
Kariba, Karehe, Muhara,
Rakiveri, Gatare, Gahindo,
Kibumba, Goma, Nyiragongo;
Rugari, Rumangabo, Bunagana,
Sake, Jomba, Rucuru, Rubero,
Minova, Gasese, Masisi,
Mushweshwe, Rumbishi, Hombo;
Rubutu, Mwijana, Musenge,
Ubundu, Mbandaka, Bwende,
Panzi, Gashovu, Bugarura,
Kabira, Nyamukubi, Numbi;
Biroro, Mboko, Ruwaraba,
Gisangani, Shanje, Tingitingi,
Moba, Amisi, Manyema,
Shabarabe, Gisesa, Byaro;
Wenji, Shabunda, Karemi,
Karima, Sekere, Rusayo,
Mushaki, Gatoyi, Kibabi,
Humure, Rukaraba, Mbeshimbeshi;
Ngungu, Mweso, Nyagisozi,
Shibu, Pinga, Matanda,
Obiru, Mayiko, Shambusha,
Rebeka, Kubuwa, Nganga;
Nyakavogo, Mudaka, Remeka,
Kindu, Kingurube, Kamako,
Ijwi, Nyabibwe, Bwaza,
Mwenji, Zongo, Tebero ;
Bokungu, Ingende, Dongo,
Loso, Ililiko, Hitamo,
Irebo, Ziraro, Mfondo,
Risara, Ikera, Inyere;
Gatana, Hongo, Muku,
Shabahabe, Bideka, Rumonge,
Izirangabo, Muruwa, Rubarika,
Ruberizi, Muningu, Bikoro;
Nkaramba, Kayindo, Gatembe,
Munyanga, Opala, Kanyabayonga,
Ruvungi, Sange, Gitemesho,
Kijengo, Shyute, Birava;
Nzulu, Kinigi, Rubutu,
Penutungu, Bumba, Gikoma,
Kalawa, Bushurungi, Tongo,
Mbujimayi, Kananga, Virunga;
Cuwapa, Ngandapari, Njondore,
Uruzi runini rwa Zayire
Amashyamba y’inzitane
Ibishanga bifobagirana
Ku mihanda ihuza intara
Mu mavuriro y’indembe
Mu mashuri bihishagamo
Mu dukambi tw’agateganyo…
Nyiramubande y’aho hantu
Na n’ubu irakivugiza
Kandi yuzuyemo induru
Y’ibirundo by’imirambo.
Uwabonye ayo makuba
Asa n’uwabonye iby’ikuzimu
Atarahinduka umuzimu
Ibyo mwumva si amazimwe !
Nyamara sindaheba u Rwanda,
Kuko rukirangwamo imfura
Zirubereye urumuri
Mu gicuku cy’amacakubiri.
Namenye Abahutu benshi
Batishinze amabwire
Y’ubutegetsi bwariho
Bwashishikarije kwica.
Ntibabuze gutabara
Abahigishwaga uruhindu
Ntibashyizeho n’amarondo
Yo kuronda Abatutsi.
Hari benshi bazwi
Batanze ubuzima bwabo
Banga kuva ku izima
Bapfana n’izo nzirakarengane.
Itsembabwoko ririmbanyije
Kuri paruwasi ya Mukarange
Hahungiye impunzi
Zihizeye amakiriro.
Padiri mukuru waho
Azijya hagati arazimana
Interahamwe zimwihanangiriza
Ngo ni Umuhutu nazibegurire.
Uwo mupadiri Bosiko
Atera abicanyi utwatsi
Ati « mwa birura mwe
Nimureke kundira intama ! »
Ba bicanyi ntibabikozwa
Batera ibisasu mu rusengero
Uwo bitishe biramukomeretsa
Na padiri baramwivugana.
Nabonye abapfakazi
Bahagurukaga mu Mayaga
Bakagenda n’amaguru
Bakigaba i Butare
Bakajya kurengera abagororwa
Bagatanga ubuhamya
Bagira ngo babunganire
Kuko bafungiwe akamama.
Ntibaciwe intege
N’abarindaga gereza
Babitaga abasazi
Bakabarebana agasuzuguro
Bakabagira inama
Yo kutavuganira « interahamwe »
Bakigumira mu rugo,
Bakigirira akamaro.
Numvise umupfakazi
Wapfushije imfura ye
Yihanangiriza Abanyarwanda
Kudahora mu nzangano.
Kuba yarapfushije umwana
Ntibyazanye umwaga
Muri uwo mubyeyi
Ngo ahore ahekenya amenyo.
Ababisha bamuhekuye
Ntibatumye asharira
Ngo ashishikaze abazirana
N’abashaka kumarana.
Hari abagiye mu bitero
Byahigaga Abatutsi
Bagira ngo bayobye uburari
Kuko bari bahishe abantu.
Hari n’ubuhamya bampaye
Bw’abasirikare b’Inkotanyi
Baciraga icyanzu
Abagotwaga ngo bicwe.
Iyo nkuru y’imvaho
Nakekaga kuba impuha,
Yampaga icyizere,
Nti « ntabapfira gushira ! »
Ntabwo nigeze nshaka kuba Perezida: Kagame
Kuri uyu wa gatanu tariki 10 Nyakanga 2020, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yatangaje ko atigeze agambirira kuba Perezida wa Repubulika.
Ibi umukuru w’igihugu yabitangarije mu kiganiro cyamuhuje n’urubyiruko rugera kuri 20 rusanzwe rukoresha imbugankoranyambaga. Perezida Kagame yari muri Village Urugwiro, urwo rubyiruko ruri mu ngoro y’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda.
Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Assumpta kaboyi na we yagikurikiye uko cyarimo gutambuka aratubwira ibyibanzweho.
Bruxelles: Imyigaragambyo yo kwamagana akarengane gakorerwa abatavuga rumwe na Leta ya FPR
Yanditswe na Protais Rugaravu
Uyu munsi tariki ya 10 nyakanga 2020, imbere y’icyicaro cy’ibihugu by’ubumwe bw’i Burayi, i Bruxelles mu Bubiligi, habereye imyigaragambyo yo kwamagana akarengane ndengakamere gakomeje gukorerwa abatavugarumwe n’ubutegetsi bwa FPR inkotanyi.

Abanyarwanda n’abanyarwandakazi, ndetse n’abanyamahanga batihanganira akarengane bitabiriye imyigargambyo bitwaje ibyapa ndetse n’inyandiko zinyuranye zamagana umunyagitugu Paul Kagame. Bose intero n’inyikirizo, bahurizaga ko mu Rwanda ubwisanzure ndetse n’uburenganzira bwabatabona ibintu kimwe na Leta Paul Kagame abereye ku isonga butubahirizwa.

Ikindi iyi myigaragambyo yarigamije kwereka amahanga cyane cyane abafatanyabikorwa ba Leta y’Ikigali ko bakomeje kurebera, igihe Paul Kagame acura inkumbi kandi akigamba ku mugaragaro ko abatavugarumwe nawe nta mwanya bafite mu Rwanda. Ibi akaba aherutse kubishimangira mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru wa Jeune Afrique, aho asaba inzego z’ubutabera ko zigomba gukora ibishoboka byose zigasubiza Madame Victoire Ingabire Umuhoza mu mwanya umukwiye ! Abitabiriye iyi myigaragambyo basabyeko aka karengane kahagarara mu maguru mashya !

Aka karengane no guhozwaho inkeke kwa hato na hato ku batabona ibintu kimwe na FPR bimaze kuba akarande ! bityo abanyarwanda batari bake bakaba basonzeye igihugu biyumvamo batekanye, aho buri muntu yubaha mugenzi we hatitawe kucyo aricyo cyangwa kubera ukutumva ibintu kimwe!
Si Ingabire Victoire Umuhoza gusa wagarutsweho muri iyi myigaragambyo kuko n’abandi banyapolitike bazira ibitekerezo byabo bagomba guhabwa uburenganzira bwabo bwo kwisanzura mu bitekerezo ndetse n’abafunzwe bagafungurwa. Amazina nka Maitre Bernard Ntaganda, Barafinda Sekikubo Fred, Diane Shima Rwigara, Cyuma Hassan Dieudonné n’andi mazina y’abanyapolitique bafungiye akamama, yakomeje kumvikana mu ijwi ry’abigaragambyaga.

Icyicaro cy’umuryango w’ibihugu by’ubumwe bw’u Burayi i Bruxelles mu Bubiligi
Igihe kirageze kugirango umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, nk’umuterankunga w’u Rwanda, usabe ubutegetsi bw’i Kigali guha ubwisanzure abatavugarumwe nabwo, gufungura urubuga rwa politike, ndetse no gufungura imfungwa zose za politike nta yandi mananiza.

Abateguye iyi myigaragambyo bashimiye abayitabiriye dore ko turi mubihe bikomeye byo kurushaho kwirinda icyorezo cya korona virusi 19. Basabwe kurushaho gukomeza kuba ijwi ry’abatagira kivugira cyane cyane abatsikamiwe n’ingoma y’umunyagitugu Paul Kagame.

Ni iki cyihishe inyuma yo kwirukanwa kw’abasirikare 1449 n’abapolisi 261
Yanditswe na Frank Steven Ruta
Mu cyumweru kimwe gusa Perezida Kagame yirukanye abasirikare 1449 n’abapolisi 261, igikorwa cyatunguye abagikorewe n’abasigaye bari basangiye inshingano n’abatashye.
Amakuru aturuka i Kigali arakomoza ku runturuntu mu nzego z’umutekano rwatewe no kwirukanwa kw’abapolisi n’abasirikare mu minsi yegeranye cyane, kandi igitunguranye kikaba kuba byarakorewe abiganjemo abakiri bato bagifite imbaraga, umuhate, ubushake n’ubwenge bwo gukomeza inshingano basanganywe.
Gusezererwa kw’Abapolisi 261 biganjemo abofisiye, kuko ari bo benshi bangana na 147, barimo n’abo ku ntera ya Commissioner of Police, byabaye kuwa 30/06/2020. Aba bose biswe ko bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, nyamara hafi ya bose bari munsi y’imyaka 53 nk’uko byemezwa na bamwe mu bakoranye nabo bya hafi. Iki gikorwa cyahuriranye no kwirukanwa bucece kw’abandi bapolisi benshi bo batigeze batangazwa ku mugaragaro.

Nyuma y’iminsi irindwi Perezida Kagame yasezereye kandi abasirikare 1449. Mu basezerewe uwo munsi harimo abasirikare bo mu rwego rwo hejuru (Abofisiye bakuru/ Senior officers) 41, abandi bofisiye n’abasirikare bafite amapeti anyuranye 369 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, mu gihe 1018 amasezerano bari bafitanye na RDF atavuguruwe, naho 21 basezererwa kubera ibibazo by’ubuzima bafite.

Kuba abasezerewe biganjemo abatarasaza mu by’ukuri kandi bagifite imbaraga n’ubushake, byatewe no kuba Perezida Kagame mu kwikeka umuhisi n’umugenzi, abapolisi n’abasirikare bavugwaho kuba indakemwa kandi bakirinda kubogama, uko bagiye batangwaho amakuru na bagenzi babo ni ko bashyirwaga ku rutonde rw’abagomba kwirukanwa bidatinze.
Nk’uko bihurirwaho na bamwe mu babikurikirranir ahafi, bari mu gipolisi n’igisirikare cy’u Rwanda, bamwe mu bahagaritswe ni abatagaragaza uruhande bariho mu gihe hashize iminsi igisirikare n’igipolisi mu Rwanda cyumvikanamo igice cy’abahezanguni gikomeye kuri Kagame n’abantu be kuko ari bo iki gice gihora cyitezeho amakiriro n’amaramuko, hakaba n’ikindi gice kitagaragaza aho gihagaze, cyumva cyakorera inyungu rusange za bose.
Nubwo bivugwa ko abasirikare n’abapolisi bagenda bagaragaza imyumvire yo kutagira aho babogamira ari bo bagenda barushaho kuba benshi, abayobozi babo ntibashaka kumva umuntu n’umwe witwa ko yadohotse.
Iki cyoba n’urwikekwe rudafite impamvu bihora mu nzego z’umutekano n’umugaba w’ikirenga wazo ni bimwe mu bitera ihindagurika rya hato na hato ry’imirimo kuri bamwe basirikare n’abapolisi bakuru , abandi bakirukanwa cyangwa bagasezererwa imburagihe.
Kubaza Kagame ibibazo bimeze nko kwikinisha, ikinyoma cyo kujijisha amahanga
Yanditswe na Frank Steven Ruta
Mu gihe u Rwanda rukomeje kugarizwa n’ibibazo by’ingutu bitagira ingano, Jenerali Paul Kagame utegeka u Rwanda yafashe gahunda yo kujijisha Isi yose aterana ubuse n’abo yise Social influencers, mu kiganiro kidafite ireme na mba.

Abo Kagame n’abambari be bita Social Media Influencers ni abamotsi be bahora batukana kuri twitter, Facebook n’izindi mbuga nkoranyambaga, hakabamo abanyarwenya n’imburamukoro z’ingwizamurongo zirirwa zibunza amagambo ya propaganda mu Rwanda no hanze yarwo hagamijwe kwanganisha abanyarwanda, hakiyongeraho n’indaya-butwi (ziyita slay queens) zisigaye zaragizwe iturufu y’ubukerarugendo mu Rwanda.
Aba bose badafite ibitekerezo bizima mu mitwe yabo nibo Kagame yatumiye ngo baganire batebya, baseka banavuga ubusa, kandi koko niko byagenze. Uretse abanyamakuru bake bitabiriye ikiganiro nibura bagatuma habonekamo ibibazo bimwe na bimwe bizima bibazwa, abasigaye bose, baba abandikaga n’abafashe ijambo babazaga ibidafite icyo bimariye igihugu na gato.

Urugero ni aho yabajijwe ibyo asigaye arya, hakaba abamubwiraga ngo nabahe amafaranga kuri telefoni zabo, abamusaba kumwitirirwa n’ibindi. N’ubwo ibyabajijwe bitasomwaga byose, abakurikiranga kuri instagram babibonaga byose uko byazaga bikurikiranye.
Mwihere amaso ibibazo by’agahomamunwa bibazwa Perezida
Ubusanzwe Perezida Kagame yahaga abanyamakuru ikiganiro ngarukakwezi, kandi kigatumirwamo ab’ingeri zinyuranye batabanje kurobanura abamusingiza, ntibyateye kabiri ikiganiro ngarukakwezi gihinduka ngarukagihembwe, batangira kurobanura akakira abamusingiza gusa, byaba ngombwa akanategera indege abanyamahanga baza kumuvuga imyato nyuma yo kubasengerera agatubutse, ariko hakaba ubwo bamubajije ibitunguranye atiteguye akahasebera.
Ubu rero Kagame yahinduye umuvuno, kuko kuganira n’abadafite ibitekerezo ni ikimenyetso ko ahunga yivuye inyuma kubazwa ku bibazo binyuranye byugarije igihugu akaba atabifitiye ibisubizo, byaba ibya bugufi cyangwa ibyo mu buryo burambye
Amashirakinyoma ku iyirukanwa n’igarurwa rya Guverineri JMV Gatabazi.
Yanditswe na Ben Barugahare
Ku itariki 25 Gicurasi 2020 hasohotse urupapuro rw’umuhondo rumaze kumenyerwa n’abakurikiranira ibibera mu Rwanda n’abanyarwanda muri rusange kubera ko ari rwo rukunze gukoreshwa mu gusezerera abayobozi bakuru b’igihugu.
Nk’uko bisanzwe uru rupapuro rwashyizweho umukono na Ministre w’intebe, Edouard Ngirente bamwe basigaye bita “NSINYENTE” kubera ko benshi bemeza badashidikanya ko ibyo yitirirwa ko yashyizeho umukono akenshi ari ibintu birenze ubushobozi bwe ndetse n’ibyo byemezo yumva byafashwe atanagishijwe inama cyangwa ngo anamenye mu by’ukuri abahawe isinde icyo bazira.
Abari batahiwe ni ba Guverineri b’intara y’Amajyaruguru (Jean Marie Vianney Gatabazi) n’uw’intara y’Amajyepfo (Emmanuel Gasana “Rurayi”)

Kuri JMV Gatabazi iri yirukanwa ryabaye nk’inzira y’umusaraba n’ubwo iyo nzira yarangiye we atabambwe. Dore ko Perezida Kagame yahagurukiye abihaye kumwigana kwiba kandi ari we ubyemerewe wenyine.
Amakuru The Rwandan yashoboye kubona avuye kuri bamwe mu bakora mu mutwe udasanzwe washyizweho mu rwego rwo guhiga abanyereza umutungo n’abashumba baragizwa imitungo yasahuwe yabwiye The Rwanda uburyo Guverineri Gatabazi yagize amahirwe akava mu mutego yari yatezwe n’abantu bamwe bakomeye mu ishyaka FPR babitewe n’ishyari ry’ubutoni Gatabazi afite ibukuru ndetse tutanasize n’ivangura ry’amoko.
Byatangiye ubwo hari abamenye ko Guverineri Gatabazi yaguze imirima y’icyayi mu Ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Nyamasheke, abahozaga ijisho kuri Gatabazi ntabwo babyihanganiye ahubwo bahise bihutira kumurega ibukuru banarenzaho gukabya ubwo bavugaga ko Gatabazi yaguze icyayi hafi ya cyose cyahoze ari icya Rujugiro n’abafatanyabikorwa be. Bashimangiye ibyo birego bemeza ko Gatabazi yanditse iyo mirima y’icyayi ku mufasha we Alice Kampire mu rwego rwo guhisha umutungo.
Nyamara uwaduhaye amakuru mu bakoze iperereza kuri iki kibazo yavuze ko iyo mirima y’icyayi yari ifite agaciro ka Miliyoni zirenze 10, Gatabazi yabanje gutanga igice kingana na Miliyoni 6 gusa kuko ari yo yonyine yari yashoboye kubona. (Aha ariko ntabwo birasobanuka neza niba umufasha wa Gatabazi ataraguze iyi minima y’icyayi ku giti cye cyangwa yarahawe amafaranga na Gatabazi ngo agure iyo mirima anayiyandikeho)
Ibyo bikomerezwa bikorera ahatagaragara ariko bikagira ingufu zidasanzwe mu gutega imitego abantu batandukanye byinjunditse (nk’uko Edouard Bampoliki, umunyamabanga wa Leta muri Ministri y’urubyiruko n’umuco yabitangaje) byateze imishibuka ndetse ifata umwe mu bafashije Gatabazi kugura iyo mirima y’icyayi mu karere ka Nyamasheke maze RIB ihita imutambikana ashinjwa gufatanya na Gatabazi ubujura maze ahatwa ibibazo karahava.
Bidatinze hakurikiyeho iyirukanwa rya Gatabazi ryakurikiwe n’ubwoba bwinshi bwo gufungwa ku buryo abari hafi ya Gatabazi bemeza ko yari amaze guta ibiro hafi 10 kubera iki kibazo, imyenda itakimukwira, amaze kwimura intoboro z’umukandara nk’inshuro 3.
Hari amakuru yemeza ko Gatabazi yahise yimuka ava mu Ruhengeri ajya gutura i Kigali aho atavaga mu nzu atanabonanaga n’umuntu n’umwe uretse bake bo mu muryango we wa hafi n’umwunganira mu mategeko.
The Rwandan yamenye ko Gatabazi yafashe icyemezo cyo gusaba imbabazi Perezida Kagame n’ubwo bwose uretse kwitwa igisambo kigwijeho imitungo ntabwo yari azi icyo azira mu by’ukuri dore ko no mu nama ya Extended National Executive Committee (NEC) yabereye i Rusororo ku wa 26 Kamena 2020 ari mu batunzwe agatoki mu kwigwizaho imitungo na Perezida Kagame.
Bivugwa ko Guverineri Gatabazi yafashe icyemezo cyo gusaba imbabazi ariko anasaba kurenganurwa no gukorwaho iperereza ryimbitse. Ibi Perezida Kagame yarabimwemereye iperereza rirakorwa haba mu Ntara y’amajyaruguru, mu mujyi wa Kigali, Nyamasheke ndetse no kw’ivuko ku Mulindi aho abamushinja bavugaga ko atangiye kwigira nk’UMUHINZA akaba ubu afite 90% by’icyayi cyose cyo ku Mulindi ngo akuramo amamiliyoni menshi akoresheje abashumba
Abakora iperereza basanze barabeshye ahubwo icyo cyayi Gatabazi akuramo intica ntikize ahubwo icyo cyayi agitunze nk’umuntu uvuka ku Mulindi wakuze abona n’ababyeyi be bafite imirima irimo icyo gihingwa.
Imyanzuro y’iperereza yamenyeshejwe Perezida Kagame wahise ufata icyemezo cyo kumusubiza ku mirimo byihuse ku wa 7 Nyakanga 2020 ndetse biranamurakaza ku buryo abatumye afata icyemezo cyo kwirukana Gatabazi ahubutse bashobora kubiryozwa dore ko Gatabazi ari umugaragu mwiza ukorera FPR atizigamye akaba anazi aho umurongo utukura ugarukira.

Ibyabaye kuri Gatabazi byo kwirukanwa nyuma agasubizwa mu mirimo hashize igihe kitagera ku kwezi n’igice ni ibintu twavuga ko bidasanzwe ndetse benshi babyibajijeho bakekeranyaga niba uku guhirwa kwa Gatabazi kwaba kuva:
-ku ishapure ya Rozali yavugaga ubudatuza mu gihe yari yarihebye ategereje gufungwa (Dore ko ari umukuru w’umuryango-remezo w’abakomoka muri Paruwasi ya Rushaki batuye i Kigali)
-Cyangwa ari ubuhanga bw’umupfumu uzwi mu Rwanda cyane witwa Rutangarwamaboko dore ko yabaye nk’uwigamba ku mbuga nkoranyambaga nk’aho inzuzi ze zaba zareze!
Pierre Damien Habumuremyi yibeshye kuri Kagame!
Yanditswe na Ben Barugahare
Ku wa Gatanu tariki ya 3 Nyakanga 2020 hakwiriye amakuru avuga ko Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Ministre w’intebe mu Rwanda yatawe muri yombi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku Cyumweru tariki ya 5 Nyakanga 2020 rwemereye ibinyamakuru bikorera mu Rwanda ko rwamutaye muri yombi.
RIB yatangaje ko yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu. Ntabwo RIB yigeze isobanura uburyo ibi byaha byakozwe, usibye kuvuga ko bishingiye kuri kaminuza ye.
Amakuru yatangajwe na bimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda avuga ko Pierre Damien Habumuremyi afite amadeni agera kuri Miliyali 1,5 y’amafaranga y’u Rwanda.
Amakuru The Rwandan yashoboye gukura mu bantu bazi neza Pierre Damien Habumuremyi avuga ko uyu mugabo yazize kwizera Perezida Kagame cyane.
Abaduhaye amakuru bavuga ko Habumuremyi nyuma yo kuba umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’amatora mu 2003 agafasha Perezida Kagame kwiba amatora yatangiye kwiyumva nk’umuntu ukomeye ndetse amaze kuba Ministre w’intebe arushaho.
Byagiye bivugwa ko mu gihe Perezida Kagame yari yaramugize Ministre w’intebe yari nka Gapita we ku buryo yari yaramuhaye ububasha bwinshi mu gihugu aho yazengurukaga hose yibasira abayobozi bamwe na bamwe babaga bateshutse ku nshingano zabo.
Habumuremyi ni umwe mu bayobozi b’abahutu bataterwaga ipfunwe n’ubwoko bwabo ku buryo hari bamwe babifataga nk’umwirato dore ko atagiraga ubwoba kwo guhangana n’ibikomerezwa by’abatutsi bo muri FPR. Benshi bamwibukira ku byo yandikaga ku rubuga nkoranyambaga rwa twitter yishimira urupfu rwa Col Patrick Karegeya.
Uko kumva ko atandukanye n’abandi kubera kumva ko wenda hari igihango afitanye na Perezida Kagame byatumye atangira kumva ko yakira ku giti ke atari umugaragu cyangwa umushumba wa FPR, nibwo atangiye gushaka imitungo akoresheje inguzanyo yibwira ko ntawe uzatinyuka kumwaka iyo mitungo Perezida Kagame ahari.
Ariko byamubyariye amazi nk’ibisusa kuko imitungo yari afite harimo n’amahoteli 3 (Ku kiyaga cya Ruhondo, mu Ruhengeri mu mujyi no ku Kimironko) yatejwe cyamunara.
Habumuremyi aho gusoma ibimenyetso byamwerekaga ko yakuweho amaboko yakomeje guhanyanyaza mu afata imyenda yibwira ko azagera aho azamura umutwe, byahumiye ku mirari ubwo yatangiraga gufata inguzanyo zizwi nka Lambert zitangwa n’abantu ku giti cyabo ku nyungu ziri hejuru cyane.
Ibyago bya Habumuremyi byabaye ko aho yafashe izo nguzanyo za Lambert bitamushobokeye kuzishyura inyungu zigenda zizamuka cyane kugeza ubwo ba nyiri gutanga izi nguzanyo bananiwe kwihangana.
Amakuru amwe avuga ko ubu bucuruzi bw’amafaranga butemewe n’amategeko bukorwa na bamwe mu begereye umufasha wa Perezida Kagame, Jeannette Nyiramongi. Hakunze kuvugwa cyane Gen Willy Rwagasana ukuriye ingabo zirinda Perezida Kagame.
Abasesengura bavuga ko ibyo Habumuremyi azira bishobora gukomera cyane bitewe n’amagambo yatangajwe n’umuhungu we ku mbuga nkoranyambaga aho yahangaraga Perezida Kagame akamubaza niba ibikorerwa Se ari bwo buryo ashimira abantu bakoreye igihugu nka Se, Akaba yaranongereyeho ko ibibazo bya Se byatangiye kera ko ibyo aregwa bivugwa atari byo ahubwo hari izindi mpamvu zibyihishe inyuma