Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10365 articles
Browse latest View live

“Ntabwo byananira gushyira icya kabiri cy’abari aha mu buroko”: Kagame

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Mu nama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi yabereye ku cyicaro cyayo giherereye muri Intare Arena i Rusororo mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Kamena 2020, Perezida Kagame yatangaje ko nta kibazo byamutera gushyira ibya kabiri cy’abari muri iyo nama muri Gereza! N’uburakari bwinshi yongeyeho ati: “Ntabwo mwananira”.

Kagame yavuzu ko ibyo kwangiza umutungo w’igihugu bigomba guhagarara.

Umwe mu bari mu kaga cyane ni Ministre w’ubutabera, Johnson Busingye ushinjwa na Perezida Kagame gukingira ikibaba abo yita abajura bari muri Guverinoma!

Ruswa ikaba ikomeje kuvugwa kuri Ministre Busingye wakunze kuvugwaho gukingira ikibaba abo Leta yikomye baba ari abanyereza umutungo baba ari n’abo leta y’u Rwanda ishaka kwikiza yitwaje ibyaha bitandukanye birimo na Genocide.

Perezida Kagame yashinje Ministre Busingye n’abacamanza kudakora akazi kabo neza ngo abo yita abajura bashobore gufatwa.

Perezida Kagame yabajije Obadiah Biraro umugenzuzi w’imali ya Leta ati: Abo bajura bari hehe? Umwe muri bo niwe ugiye kubakurikirana? Mbwira?

Perezida Kagame yashyize ku karubanda bamwe mu bayobozi ashinja ubujura barimo Ministre w’ibikorwa-Remezo Claver Gatete, mwene nyina Emmanuel Gasana (wahoze ategeka polisi n’intara y’amajyepfo) na Jean Marie Vianney Gatabazi wahoze ayobora intara y’amajyaruguru ushinjwa kujya mu byo kugura imirima y’icyayi akoresheje amanyanga.

Amakuru The Rwandan ifite ikura ahantu hizewe ni uko Ministre Busingye azwi mu bikorwa byo kurya ruswa mu rwego rwo hejuru ku buryo abayobozi b’abakene bo hasi ari bo bafungwa gusa ariko abayobozi bo hejuru bo ntibakorwego n’abakurikiranwe bakemererwa kuburana bari hanze.

Ministre Busingye avugwaho cyane gusangira ruswa n’abacamanza n’abahesha b’inkiko mu kurangiza imanza zimwe na zimwe zirimo amafaranga menshi.

Imikoranire ya Alain Mukurarinda wahoze ari umushinjacyaha na Ministre Busingye ndetse n’abandi bayobozi mu kurya ruswa no kugurisha imitungo y’abakekwaho Genocide baba mu mahanga nayo yamaze kuba ikimenya bose.

Ministre Busingye nk’umuntu witwa ko akora mu butabera yagombye kuba yarabaye urugero rwiza rw’ubutabera ntagerageze gushaka gutorokesha umwana we ngo atabazwa ibyaha akekwaho muri Amerika.

Amakuru The Rwandan yakuye mu bakurikiranira hafi ibijyanye n’ubukungu mu rwego mpuzamahanga avuga ko muri iyi minsi ubukungu bw’u Rwanda bwifashe nabi igihugu kikaba gikeneye inguzanyo n’inkunga Perezida Kagame twavuga ko ari we wa mbere unyereza umutungo w’igihugu arimo akina ikinamico ari nako anikiza abo ubutegetsi bwe buhaze kugira ngo yereke amahanga n’abaterankunga ko ari umwe mu bayobozi barwanya ruswa muri Afrika.

Mu gusoza twakwibaza niba Ministre Busingye nawe yaba yerekeza ku gatebe, kandi niba ingaruka zizagera kuri bene nabo ba hafi nka Denis Karera (umwe mu bashumba ba Kagame).


UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI MUKURU W’URUGAGA RUHARANIRA DEMOKARASI NO KUBOHOZA U RWANDA (FDLR) KU ISABUKURU Y’IMYAKA 58 U RWANDA RUBONYE UBWIGENGE.

$
0
0

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI NSHUTI, BAVANDIMWE

Mukomere kandi murangwe no guharanira iteka UBUTABERA, AMAHORO n’UBWIYUNGE nyakuri bizatugeza ku MAJYAMBERE nyayo abanyarwanda basonzeye. Ni intego Urugaga rwacu FDLR rwiyemeje kandi rugomba kugeraho byanze bikunze.

Tariki ya 1 Nyakanga 1962, tariki ya mbere Nyakanga 2020, imyaka 58 irashize igihugu cyacu cy’u Rwanda kibonye ubwigenge. Kugira ngo bugerweho  habaye ubwitange n’ubutwari bikomeye.

Amateka y’u Rwanda agaragaza ko imbaga nyamwinshi y’abanyarwanda yamaze imyaka isaga 400 itsikamiwe n’ingoma ya cyami  yaranzwe n’ubuhake, ingoyi no kwikubira ibyiza byose by’ igihugu. Umwaduko w’abakoloni b’abazungu waje ushyigikira iyo ngoma ya cyami, wongeraho uburetwa, shiku n’ikiboko. Ako karengane ntabwo rubanda nyamwinshi yashoboye gukomeza kukihanganira. Bamwe mu bashoboye kugira amahirwe yo kwiga bafashe iyambere mu gushaka no guharanira impinduka mu gihugu.

Muri iyo nzira ndende yo guharanira ubwigenge bw’igihugu ntibyakirwaga kimwe ku Banyarwanda.

Abari bashyigikiye ingoma ya cyami bifuzaga ubwigenge bw’u Rwanda ariko ingoma ya cyami igakomeza; mu gihe rubanda nyamwinshi yariyarakandamijwe n’iyo ngoma ya cyami yabonaga uburyarya  n’imitego y’abatsimbaraye ku bwami, yo igahirimbanira mbere ya byose Demokarasi na Repubulika, ubwigenge bukaza nyuma.

Kubera iyo nkubiri yo kutavuga rumwe ku mitegekere y’igihugu, ikibazo cyashyikirijwe Loni (ONU) maze ikoresha amatora ya Kamarampaka kuwa 25 Nzeli 1961, hatsinda ku bwiganze bw’amajwi 79,8% abari bashyigikiye Demokarasi na Repubulika. Nyuma y’aho, akanama ka Loni gashinzwe ibibazo by’u Rwanda (Conseil de tutelle) gategeka u Bubiligi guha u Rwanda ubwigenge bwatanzwe tariki ya 01 Nyakanga 1962. Nibwo hazamuwe bwa mbere mu ruhando rw’amahanga ibendera rya Repubulika y’u Rwanda ari nako hururukijwe iry’u Bubiligi.Turashimira byimazeyo impirimbanyi zitanze zitizigamye kugira ngo impinduka igerweho.

Muribo twavuga: DOMINIKO MBONYUMUTWA, YOZEFU GITERA HABYARIMANA, GERIGORI KAYIBANDA, BALITAZARI BICAMUMPAKA, BANZI WELARISI n’izindi mpirimbanyi zitanze zitizigama ndetse bamwe bagombye kuhasiga ubuzima nka ba depite KAYUKU, KAJANGWE, KAMUZINZI n’abandi. Abo bose tujye duhora tubibuka.

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI NSHUTI, BAVANDIMWE

Bimwe mu byiza abanyarwanda bari bazaniwe n’ubwigenge harimo: – Ukwishyira ukizana mu gihugu  – Kwitorera  abayobozi;

– FDLR – FORCES DEMOCRATIQUES DE LIBERATION DU RWANDA DEMOCRATIC LIBERATION FORCES OF RWANDA URUGAGA RUHARANIRA DEMOKARASI  NO KUBOHOZA U RWANDA

– Ibendera rya Repubulika y’u Rwanda n’indirimbo yubahiriza igihugu; – Ibirango bya Repubulika; – Ifaranga ry’igihugu; – Itegekonshinga rya Repubulika; – Imibereho myiza y’abaturarwanda; – N’ibindi.

Ikibabaje ni uko kuva aho FPR-INKOTANYI ifatiye ubutegetsi ku ngufu z’intambara yahitanye imbaga y’abanyarwanda kugeza magingo aya, igihugu cyacu cyongeye gusubira mu icuraburindi kubera ubutegetsi bubi bwa FPR-INKONTANYI burangajwe imbere na Paul Kagame n’agatsiko ke. Amaraso y’inzirakarengane arameneka ku bwinshi mu gihugu, impunzi z’abanyarwanda zirahigwa bukware zicirwa mu bihugu zahungiyemo, ntawarondora amabi abanyarwanda bakorerwa n’ingoma ngome nkoramaraso y’igitugu ya FPR-INKOTANYI.

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI NSHUTI BAVANDIMWE

Urugamba twatangiye kuva mu 1990 kugeza magingo aya rurakomeje, umwanzi duhanganye ntava ku izima. Kugira ngo dushobore kwisubiza ibyo twavukijwe, turasabwa ibi bikurikira: – Gukunda igihugu no kwemera kucyitangira; – Gukomeza umutsi ntagucika intege; – Kugira urukundo n’ubumwe; – Gufatanya no kuzuzanya muri byose na hose; – Kurushaho kugororokera IMANA no kuyiragiza iteka mu bikorwa byacu bigamije kubohoza igihugu cyacu; – Kugendera mu kuri aho turi hose no mubyo dukora byose; – N’indi myifatire nyayo ibereye  Umucunguzi ku rugamba.

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI NSHUTI, BAVANDIMWE

Urugaga FDLR, mu minsi mikuru rwizihiza, harimo n’itariki ya 05 Nyakanga ngarukamwaka, umunsi w’Amahoro n’Ubumwe bw’Abanyarwanda. Tukaba tuwijihije ku nshuro ya 47.

Turangije tubifuriza umunsi mukuru mwiza w’ubwigenge n’umunsi mukuru mwiza w’Ubumwe n’Amahoro buri wese aharanira kwisubiza byo musemburo w’amajyambere.

IMANA NYIRIMITSINDO ikomeze ibambike imbaraga ibasendereze n’umugisha wayo.

– HARAKABAHO U RWANDA RWIGENGA KOKO N’ABANYARWANDA ; – HARAKABAHO URUGAGA FDLR ; – HARAKABAHO ABACUNGUZI, ABACUNGUZIKAZI N’INSHUTI ZA FDLR.

Bikozwe kuwa 26 Kamena 2020

BYIRINGIRO Victor

Lieutenant-Général

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa FDLR

Mu kurwanya “opposition” FPR ikora nk’ikihebe

Mu Rwanda nta mutungo uhambaye dufite: umuhanzi Bahati

Umwe mu babonanye na Kizito bwa nyuma yavuze ubutumwa bwe bwa nyuma.

$
0
0

Delphine Uwituze wo mu muryango KMP (Kizito Mihigo Peace Foundation), Akaba n’umwe mu babonanye bwa nyuma n’umuhanzi Kizito Mihigo yahaye ikiganiro kirambuye umunyamakuru Vénuste Nshimiyimana wa Radio Ijwi ry’Amerika.

Delphine Uwituze arasobanura amagambo ya nyuma yabwiwe na Nyakwigendera Kizito Mihigo Ubwo yamusuraga aho yari afungiye.

Yasobanuye kandi iby’igitabo cya Kizito Mihigo ndetse n’irushanwa ry’indirimbo za Kizito Mihigo ryateguwe n’umuryango KMP.

Ni mu kiganiro kirambuye musanga hano hasi:

.

.

Amashirakinyoma ku gitero cyagabwe na none mu karere ka Nyaruguru.

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu karere ka Nyaruguru aravuga ko ingabo za FLN zagabye igitero ku birindiro by’ingabo za RDF mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki 26 rishyira ku wa gatandatu tariki ya 27 Kamena 2020.

Amakuru dukura ku bantu batandukanye barimo abaturage, abakora mu nzego z’ubuzima mu ntara y’amajyepfo ndetse n’abasirikare ba FLN avuga ko imirwano yatangiye ahagana saa sita z’ijoro ikarangira ahagana mu ma saa saba.

Itangazo ry’ingabo z’u Rwanda (RDF) ryo rivuga ko ahagana saa sita n’iminota 20 abantu bitwaje imbunda “batamenyekanye” bateye ikigo cya gisirikare kiri mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruruguru mu majyepfo y’igihugu.

Iryo tangazo ryo kuri uyu wa gatandatu risubiramo amagambo y’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, avuga ko abasirikare b’u Rwanda bahanganye n’abateye, bakabatsinsura “bagasubira i Burundi”

Lt Col Innocent Munyengango yagize ati: 

“Abitwaje imbunda bateye baturutse i Burundi kandi banahunze berekeza muri icyo cyerekezo basize bane mu babo bapfuye n’ibikoresho bya gisirikare bitandukanye birimo intwaro n’ibyombo [by’itumanaho mu gisirikare]”, abandi batatu ngo bakaba bafashwe.

Ibinyamakuru bishyigikiye Leta y’u Rwanda byatangaje amafoto y’imirambo, imbunda, amasasu n’ibindi birimo ibiribwa bivuga ko ari iby’abarwanyi baguye muri icyo gitero.

Ku ruhande rw’u Burundi, Col Biyereke Floribert, umuvugizi w’ingabo z’u Burundi (FDNB), yavuze ko zishaka kumenyesha Abarundi n’amahanga ko “ubutaka bw’u Burundi budashobora kuba indiri y’abitwaje intwaro bahungabanya umutekano w’ibihugu bituranyi”.

Mu itangazo rigufi ryashyizweho umukono n’umuvugizi w’igisirikare cy’Uburundi Colonel Biyereke Floribert, igisirikare cy’u Burundi kinyomoza amakuru y’uko abagabye igitero ku Rwanda mu murenge wa Ruheru baba baturutse mu birindiro by’ingabo z’uburundi akaba ari naho basubira nyuma yo kuraswaho n’ingabo z’u Rwanda. 

Colonel Biyereke avuga ko ubutaka bw’u Burundi butaba ubwihisho bw’abitwaje imbunda bagamije guhungabanya umutekano w’ibihugu bituranyi.

Uyu muvugizi w’igisirikare cy’u Burundi avuga ko ahubwo ingabo z’u Burundi zibereyeho gusigasira umutekano ku mbibi zose u Burundi buhana n’ibihugu bituranye nabwo.

Mu by’ukuri byagenze bite?

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona ikuye ku bantu batandukanye avuga ko koko iki gitero cyabayeho ariko uko byagenze bikaba bitandukanye cyane n’uko byatangajwe n’uruhande rwa Leta y’u Rwanda.

Amakuru yatangajwe n’abaturage avuga ko abateye basunitse abasirikare ba RDF ku buryo bahungiye ahari umudugudu wa Yanze bamaze gutakaza abasirikare benshi kubera ko imirwano yari ikaze cyane.

Abo baturage batashatse kugaragaza umwirondoro wabo babwiye The Rwandan ko abateye bamaze kugenda haje imodoka za RDF zitwara abapfuye n’abakomeretse ndetse haza n’abandi basirikare ba RDF bagerageza gukurikira abari bateye basubiye nyuma y’igitero bagana mu ishyamba rya Nyungwe riri hafi aho.

Abo baturage bakomeje bavuga ko icyabatangaje cyane ari ukubona mu gitondo abapagasi b’i Burundi basanzwe bazi ko baza gupagasa no kwikorera ibirayi muri ako gace berekanwa ngo ni abarwanyi baguye ku rugamba nyamara basanzwe babazi nk’abaturage basanzwe badafite aho bahuriye n’imirimo ya gisirikare.

Umwe mu baturage yemeje aba Burundi bafashwe mu minsi ishize ubwo bafatwaga bazira kuba ngo barinjiye mu Rwanda ku buryo butemewe n’amategeko.

Na TV1 ikorera mu Rwanda yahawe ubuhamya n’abaturage bemeje ko mu mirambo beretswe harimo abaturage b’i Burundi basanzwe bazi.
Na Televiziyo y’igihugu mu Rwanda yemeje ko bamwe mu bishwe basanzwe bazwi n’abaturage!

Ibitangazwa n’aba baturage bikaba bivuguruza n’ibitangazwa na Leta ya Kigali yemeza ko mu bishwe harimo abambaye imyambaro y’igisirikare cy’u Burundi, nyamara n’ababonye amafoto y’iyo mirambo ku mbuga nkoranyambaga biboneye neza ko uretse abambaye imyenda isanzwe n’abarambitsweho imyenda ya gisirikare (itari iy’igisirikare cy’u Burundi) umwe mu mirambo yambaye imyenda isa nk’iya RDF tukaba tuzi ko mu bihe bitandukanye ingabo za FLN zagiye zerekana ibikoresho zambuye iza RDF birimo n’impuzankano za gisirikare. Mu mirambo yerekanywe hakaba nta n’umwe wari wambaye impuzankano z’ingabo z’u Burundi.

Umwe mu mirambo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’abashyigikiye Leta y’u Rwanda ugararagara wambaye impuzankano zisa n’iza RDF kugeza no ku ngofero irambitse iruhande!

Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, umwe mu bakora mu nzego z’ubuvuzi mu ntara y’amajyepfo utashatse ko amazina ye atangazwa kubera umutekano we, yabwiye The Rwandan ko yiboneye inkomere nyinshi n’imirambo by’abasirikare ba RDF ariko atashoboye kumenya umubare wabo neza.

The Rwandan yashatse kumenya icyo abo muri FLN ishyirwa mu majwi muri iki gitero bavuga ariko nta muyobozi wayo wo hejuru yashoboye kuvugana nawe. Twashoboye kuvugana ariko n’umwe mu basirikare ba FLN watwemereye ko ari bo koko bagabye kiriya gitero bakirimo kwegeranya amakuru y’uko urugamba rwagenze, akemeza ko batakaje abasirikare batarenze 2 muri kiriya gitero agashimangira ko bashegeshe uwo yise umwanzi ko mu minsi iri imbere bazashyira hanze ibimenyetso bibihamya.

Mu gusoza icyo kiganiro kigufi n’uwo musirikare wa FLN twamubajije niba nta basirikare babo bafashwe dore ko mu itangazo ry’umuvugizi wa RDF havugwamo ko hafashwe abarwanyi 3. Yadusubije ko nta basirikare babo azi bafashwe atwibutsa ariko ko hari abahoze muri FLN bafitwe na Leta y’u Rwanda mu magereza yayo ko gushaka abo bahatira kwemeza ko bari muri kiriya gitero bitaba igitangaza.

Abakora isesengura mu bibera mu karere k’ibiyaga bahamya ko kuba Leta y’u Rwanda itavuga ko yatewe na FLN kandi ibizi neka kandi izi ko ifite ibirindiro muri Nyungwe ari uburyo bwo gushaka gushyira igitutu kuri Leta nshya y’u Burundi bayitirira igitero itagizemo uruhare.

Umwe muri bo twavuganye yabajije umunyamakuru wa The Rwandan ati: “Leta y’u Burundi ntifite abasirikare bahagije ku buryo ijya gutera u Rwanda ikoherezayo abaturage basanzwe b’abapagasi?” Yakomeje agira ati:“ahubwo abayobozi b’u Rwanda bashatse bacisha make kuko uko bigaragara mu bamaze gushyirwa muri Leta nshya, u Burundi ntibwiteguye gupfukamira uwo ari we wese.”

Ku bijyanye n’ibiribwa byo mu mikebe byanditseho ko ari iby’igisirikare cy’u Burundi, uwo musesenguzi yadutangarije ko ibiryo nka biriya bitagoye kubibona mu baturage hafi y’ibigo cyangwa ibirindiro bya gisirikare dore ko bizwi ko bamwe mu basirikare babiha abo mu miryango yabo n’inshuti zabo cyangwa bakabigurisha ku buryo ibi bitafatwa nk’ikimenyetso simusiga cy’uko igisirikare cy’u Burundi cyagize uruhare muri iki gitero.

Faustin Twagiramungu aremeza ko KABUGA Félicien ari umwere, akanatanga n’ibimenetso bibishimangira

Indi nzira y’ubusamo yo gutsemba imfungwa mu Rwanda: Coronavirus

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu minsi ishize mu Rwanda hakozwe itekinika ryo kugabanya abagororwa n’imfungwa hifashishijwe indwara y’iseru, hicwa benshi bayitirirwa, none ubu haravugwa icyorezo cya Covid-19 nk’intwaro nshya yo kubatsemba.

Mu buryo butigeze busobanuka na gato, inda y’iseru isanzwe ahanini ifata abana, yateye uri Gererza zo mu Rwanda ikava muri Gereza ya Nyarugenge igasimbukira mu ya Karubanda mu Majyepfo, bugacya yageze i Nsinda mu Burasirazuba bw’igihugu, ikaba itarabukiye i Nyakiliba muri Gereza ya Rubavu, mu kanya nk’ako guhumbya ikaba ibarizwa muri Gereza ya Muhanga mu Majyepfo, n’ahandi tutarondoye.

Iyi ndwara y’iseru  yamaze imyaka ibiri (2018 na 2019) mu ma gereza acumbikiye imfungwa nyinshi mu Rwanda, benshi barakindagurwa byitirirwa ko bishwe n’iseru, ubundi hashyirwaho urukingo rwayo mu magereza yose yo mu Rwanda (ku mpamvu yiswe izo kurinda abasigaye), nyamara bikaba byarahaye urwaho Leta gutera urw’ingusho bamwe na bamwe ngo ruzabice gahoro gahoro, kabone n’iyo bafungurwa ntibazarame.

Mu mpera za Gashyantare 2019, Leta yatangije gahunda y’agahato yo gukingira abagororwa indwara y’iseru.

Abagororwa bo muri Gereza ya Karubanda i Butare bakimenya iby’uyu mugambi mubisha wari wihishe inyuma y’indwara y’iseru mu magereza, barigaragambije banga kuyikingirwa bakanavuga ko nta seru barwaye, hahita haraswamo batanu, abandi bacisha make.

Aya magereza yagiye ashyirwa mu kato ntasurwe, hagamijwe ko imiryango yabo itamenya ukuri kw’ibiyaberemo cyangwa ngo imenye uko bahatiwe, bagakubitwa, bakanaburabuzwa kubwo kwanga kubeshyerwa ko barwaye iseru. Iyi ndwara y’iseru ntiyigezwe ivugwa ahandi mu Rwanda muri iyo myaka ibiri 2018-2019, uretse mu ma gereza gusa, n’ubwo hatigeze hasobanurwa impamvu ari zo zonyine yibasiye kandi zitanaturanye.

Benshi mu bicwaga ni ababaga bararangije ibihano byabo ariko Leta idashaka ko bafunguwra bagataha, ababaga bamaze igihe bafunzwe batagira dosiye, ababaga barakatiwe ibihano binyuranye mu nkiko, ariko Leta yo ikaba izi neza ko yabakatiye urwo gupfa n’ubwo yitwa ko yakuyeho icyo gihano, bikanakorwa kandi mu rwego rwo kugabanya ubucucike bw’imfungwa mu Rwanda, hadatanzwe za mbabazi Kagame ajya anyuzamo agatanga azinze umunya.

Indwara igezweho ni Coronavirus

Kuva uwaka wa 2020 watangira, nta na hamwe u Rwanda rwigeze rwongera kuvuga ikibazo cy’indwara y’iseru mu bagororwa. Kuri uyu wa 29/06/2020 Abanyarwanda bakubiswe n’inkuba bumvise ko ku munsi umwe habolnetse abarwayi ba Coronavirus 101 n’umubare wose w’abo yafashe ukaba umaze kurenga 1000 mu Rwanda. 

Ministeri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko abarwayi benshi  ari 78 basanzwe muri Gereza ya Ngoma. 

Nubwo hataramenyekana niba Leta y’u Rwanda yongeye gusubukura gahunda yo kurimarima imfungwa hitwaje indwara iyo ari yo yose, ntawabura kubona ko yaba ari inzira nshya babinyujijemo, noneho mu buryo batazigera banabazwaho n’amahanga, nko guhonyora uburenganzira bwa muntu, hafatiwe ku kuba Coronavirus ari icyorezo ku Isi yose.

Uyu mubare munini w’abanduye ingunga imwe, kandi  mu buryo butunguranye, wateye benshi kwibaza ibibazo binyuranye bigaragaza impungenge no kudashira amakenga ikibyihishe inyuma.

  • Abagororwa 78 bagiye kwandura Coronavirus Leta itarabimenya, ireba he?
  • Abaganga basanzwe mu bitaro kuki babonye ibimenyetso bidasanzwe ku bantu barenze mirongo akabiceceka?
  • Ese hagiye handura umuntu umwe yanduza benshi, cyangwa banduye ari igihiriri?
  • Ese niba harwaye 78 batangajwe uyu munsi, abataratangazwa bo bangana iki?
  • Mbere yo gutangaza abarwaye 78 mu bagororwa bo muri Gereza imwe, abapfuye bazize Covid19 bo bngana iki?
  • Ese abo izajya guhitana bizajya bitangazwa ko ari yo bazize, cyangwa bizahishwa?
  • Ese abazajya batangazwa ko ari abagororwa bishwe na Covid19, ni iki kizaba gihamya ko ari yo mu by’ukuri bazize aho kuba urw’ingusho?
  • Ko Covid19 itari indwara yirema ahantu ahubwo ihererekanywa, abayanduye bwa mbere bayikuye kuri nde?
  • Ese Coronavirus nayo izimuka iva muri gereza ijya mu yindi nk’uko byagenze ku ndwara y’iseru yimukaga mu buryo bw’amayobera?

Rwanda: RIB irimo guhata ibibazo Ministre Gatete Claver

$
0
0
Claver Gatete ari gukorwaho iperereza ku byaha byo kunyereza umutungo wa leta
 Claver Gatete ari gukorwaho iperereza ku byaha byo kunyereza umutungo wa leta

Minisitiri w’ibikorwaremezo w’u Rwanda Amb. Claver Gatete ari gukorwaho iperereza nk’umwe mu bategetsi bacyekwaho kunyereza umutungo wa leta nk’uko urwego rukora iperereza ku byaha rubivuga.

Ruswa, kunyereza umutungo wa leta, gukoresha nabi ubutegetsi, ni bimwe mu byo Perezida Paul Kagame yabwiye abakuriye ishyaka FPR-Inkotanyi ku nzego z’igihugu mu nama kuwa gatanu, aho yanagarutse kuri minisitiri Claver Gatete.

Mu Rwanda, hari urubanza ruregwamo umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), Caleb Rwamuganza, uwahoze ari umunyamabanga uhoraho muri ministeri y’ibikorwaremezo Christian Rwakunda ndetse na Eric Serubibi wayoboraga Ikigo Rwanda Housing Authority.

Aba baregwa kunyereza amafaranga arenga miliyari ebyiri bafatanyije n’umunyemari Aloys Rusizana wagurishije inzu na leta, inzu baregwa ko yari ifite agaciro ka miliyari 7.6 ariko nyirayo akishyurwa miliyari 9.8 mu buryo bugamije kunyereza imari ya leta.

Mu rukiko, bariya bakozi ba leta bahakanye ibyo baregwa, bavuga ko ibyo bakoze babikoraga ku mabwiriza y’abari babakuriye, minisitiri Claver Gatete (icyo gihe yari minisitiri w’imari) na James Musoni (yari minisitiri w’ibikorwaremezo, ubu ni ambasaderi muri Zimbabwe).

Aba bakozi ba leta basabye ko aba bategetsi bahoze babakuriye bahamagazwa muri uru rubanza.

Bwana Rusizana we yavuze ko adakwiye kuba aregwa mu gihe afite uburenganzira bwo kugurisha inzu ye. Abaregwa bose ubu baraburana bafunze.

Kagame ‘yagarutse cyane kuri Gatete’

Ikinyamakuru Taarifa kivuga ko Bwana Paul Kagame wari uyoboye inama yabaye kuwa gatanu yagarutse kuri Bwana Gatete ku byaha byo gukoresha nabi ububasha no kunyereza imari ya leta.

Inkuru ebyiri z’iki kinyamakuru, BBC ifitiye kopi, zivuga ibyavugiwe muri iyo nama, zahise zivanwa ku rubuga rwa Internet hashize umwanya muto zitangajwe.

Ikinyamakuru Taarifa kivuga ko Bwana Kagame, arakaye cyane, yanenze Bwana Gatete n’abandi bategetsi barimo CGP Emmanuel Gasana uherutse kuvanwa ku mwanya wa guverineri w’intara y’amajyepfo, JMV Gatabazi wavanywe ku mwanya nkuwo mu ntara y’amajyaruguru, Dr. Diane Gashumba wari minisitiri w’ubuzima na General Patrick Nyamvumba.

Icyo kinyamakuru kivuga ko cyari muri iyi nama, kivuga ko Kagame yanenze minisitiri w’ubutabera ko ubucamanza budakora ibikwiye mu gukurikirana bamwe mu bategetsi bavugwa mu byaha byo kunyereza umutungo wa leta.

Bwana Kagame mu nama y'abakuriye FPR ku rwego rw'igihugu yabaye kuwa gatanu
Bwana Kagame mu nama y’abakuriye FPR ku rwego rw’igihugu yabaye kuwa gatanu

Ikinyamakuru Taarifa kivuga ko Bwana Kagame yabajije Bwana Gatete niba azi kompanyi yo muri Kenya yahawe isoko rya miliyoni zirenga 200 mu buryo bunyuranyije n’amategeko, agasubiza ko atayizi.

Kivuga ko Kagame yahamagaye komiseri mukuru wa Polisi Dan Munyuza ngo avuge ibirambuye ku isoko ryahawe iyo kompanyi bisabwe mu ibaruwa na Bwana Gatete, maze akavuga ko “noneho ayibutse”, akanasaba imbabazi. 

Iki kinyamakuru kivuga ko muri iyi nama Kagame yategetse urwego rukurikirana ibyaha mu Rwanda, RIB, gutangira iperereza kuri Bwana Gatete kuva uyu munsi kuwa mbere. 

Uyu munsi kuwa mbere, BBC yabajije RIB niba iri gukora iperereza kuri minisitiri Claver Gatete.

Umuvugizi wayo Dominique Bahorera yagize ati: “Hari abayobozi b’igihugu bacyekwaho gusesagura ibya rubanda no kunyereza imitungo, uwo mu minisitiri uvuze [Gatete Claver] nawe ari muri abo bari gukorwaho iperereza”.

Bwana Bahorera avuga ko Claver Gatete adafunzwe, ko akorwaho iperereza ari mu mirimo ye.

Ikinyamakuru Taarifa mu nkuru zacyo gisubiramo amagambo ya Bwana Kagame avuga ngo “Nta kibazo mfite kuba kimwe cya kabiri cy’abari hano bajya muri gereza”, cyongeraho ko yavuze ngo “Ntabwo mwananira”.

Inkuru ya BBC

“IMPUNGENGE ZITEWE N’ITOTEZWA RIB IKORERA Me Bernard NTAGANDA, PRÉSIDENT -FONDATEUR WA P.S. IMBERAKURI.

$
0
0

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU No 011/PS.IMB/JPK/2020

ISHYAKA PS IMBERAKURI RITEWE IMPUNGENGE Z’UKO Me NTAGANDA Bernard PREZIDA FONDATERI WARYO ATARI KU MURONGO WA TELEFONE HASHIZE UMUNSI WOSE

Kuva ejo kuwa kabiri taliki ya 30 Kamena 2020 mu gihe cya saa kumi n’imwe Me NTAGANDA Bernard;Prezida Fondateri w’Ishyaka PS IMBERAKURI ntabwo aboneka ku murongo wa telefoni ye igendanwa!

Ibi bibaye mu gihe yatumijwe igitaraganya n’Urwego Rushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB akaba azitaba kuwa gatanu taliki ya 03 Nyakanga 2020.

Amakuru agera ku ubuvugizi bw’Ishyaka PS IMBERAKURI mu mahanga, arabumenyesha ko imodoka ya RIB yaje kwa Me NTAGANDA Bernard mu gitondo imuzaniye ihamagarwa itwawe n’Umugenzacyaha witwa KALISA Emmanuel ari nawe wizaniye ubwe iryo hamagazwa!

Ishyaka PS IMBERAKURI riributsa ko iri hamagazwa ribaye mu gihe RIB yacucuye Me NTAGANDA Bernard ikamutwara amafaranga yose yari afite yifashishaga mu buzima bwe bwa buri munsi igihe yasakwaga kuwa 13 Kamena 2020.

Ishyaka PS IMBERAKURI rirasanga RIB yigiza nkana kuko izi neza ko Me NTAGANDA Bernard nta buryo afite bwo kuzagera kuri RIB cyane ko adashobora no kwitwara mu modaka ye nyuma yo kwimwa uruhushya rwe rwo gutwara imodoka!

Ikindi umuntu wese ushyira mu gaciro yakwibaza ni ahantu Me NTAGANDA Bernard azakura amafaranga yo guhemba umwunganizi uzamuherekeza nyuma yo gukenyezwa Rushorera na RIB!

Ishyaka PS IMBERAKURI rirasanga RIB yagombye gushyira mu gaciro igahagarika itotezwa ikorera Prezida Fondateri waryo.

Mu izina rya président-fondateur wa P.S. Imberakuri,

Jean Paul KAYIRANGA,

Umunyamabanga uhoraho n’Umuvugizi w’Ishyaka PS IMBERAKURI mu mahanga.(sé)

Kalinga mputu!

ARIKO SE IGIHUGU CYAKWIGENGA GITE MU GIHE ABENEGIHUGU BASUBIJWE MU BUCAKARA?

$
0
0

UBWIGENGE BW’U RWANDA BUMAZE IMYAKA 58.

Taliki ya 1/07/1962-1/07/2020 : imyaka ibaye 58 u Rwanda rusubiranye ubwigenge, ruva mu maboko y’abakoroni, igihugu gihabwa abanyarwanda ngo abe ari bo bakiyobora, bakigenere inzira gifata kandi bagifatire ibyemezo by’ejo hazaza mu nyungu z’abanyarwanda bose. Ariko iyo witegereje uko igihugu kiyobowe none, usanga abanyarwanda barahindutse ingaruzwamuheto, barashubijwe mu bucakara – atari ubw’abazungu – ahubwo ari ubw’abandi banyarwanda, ariko bakorera abanyamahanga. Ubu umunyarwanda nta bwisanzure afite mu gihugu cye, arahozwa ku nkeke ya buri munsi mu byo bita « gahunda za Leta » zihutiyeho, aba atasobanuriwe cyangwa ngo abone igihe cyo kuzumva no kuzigira ize. Ahora muri « cishwa aha ».

Kwigenga kw’igihugu byagombye kujyana no kwigenga kw’abaturage, ni ukuvuga ubwigenge ku giti cy’umuntu, buri wese akishyira akizana, hakurikijwe amategeko, ntawe ubangamiye uburenganzira bwa mugenzi we. 

Mu gihugu cyigenya, Ubutegetsi aba ari ubw’abaturage, butangwa n’abaturage kandi bukorera abaturage. Nguko uko abenegihugu bakwiye kuyoborwa n’abandi benegihugu, bitandukanye n’ubukoroni, aho rubanda yahatirwaga gukora n’ibitayifitiye akamaro, mu nyungu z’umukoroni.

Nta bwigenge umunyarwanda afite mu gihe :

  • adafite ijambo mu byo bamusaba gukora no muri gahunda zimureba zose;
  • izo gahunda akenshi ziba zigamije inyungu z’abari ku butegetsi aho kuba inyungu z’umuturage;
  • acuzwa utwo yavunikiye binyuze mu mayeri menshi;
  • asenyerwa akarazwa rwantambi;
  • akamburwa isambu yari imutunze, cyangwa akarimburirwa imyaka ndetse hakaba n’iyo abujijwe gusarura ibyo jejeje;
  • ubuzima bwe ashobora kubwamburwa isaha iyo ariyo yose, binyuze mu gutotezwa, kunyerezwa, kuburirwa irengero no kwicwa;
  • umuco wo kudahana ukomeje mu Rwanda, hakaboneka abitwara nk’abari hejuru y’amategeko;
  • umutungo w’igihugu usahurirwa mu mifuka ya bake, ukajyanwa i mahanga, n’uduke dusigaye tugatangwa nta gusaranganya, ahubwo binyuze mw’ivangura n’icyenewabo;
  • inzego z’umutekano ziyoborwa n’agatsiko ka bamwe, ku buryo abanyarwanda benshi batazibonamo, kandi nazo ntizigaragaze ko zikorera rubanda;
  • nta burenganzira bwo kwisanzura muri politiki no kuvuga akamuri ku mutima, ahubwo ugasanga hakomeje kugaragara ihohoterwa, inyerezwa, iburirwa irengero, n’iyicwa ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Biragaragara ko ubutegetsi bwa FPR bwashubije igihugu mu bukoroni n’ubucakara butagira izina, aho u Rwanda ruyobowe n’abanyarwanda bakora mu nyungu z’amahanga, bikamera nk’aho icyo gihugu bakiragijwe n’ayo mahanga.

Umwanzuro

  1. Ishyaka FDU-INKINGI rirashishikariza buri wese kumva ko uko u Rwanda ruyobowe none bigomba gukosorwa, kugira ngo buri wese yishyire yizane mu gihugu cye;
  1. Buri wese agomba kumva ko dusangiye gupfa no gukira nk’abanyarwanda, ko kandi amahane ayo ariyo yose  aturuka ku kwikubira n’ubuhezanguni arangira akuruye amahano, ahombeje buri wese, agahombya n’igihugu ;
  1. Ishyaka FDU-INKINGI rizakomeza kuba hafi y’abarengana, n’ababuzwa uburenganzira bwabo muri ya mayeri n’inzira nyinshi;
  1. Ishyaka FDU-INKINGI rizakomeza guharanira ko ubwigenge nyabwo bw’u Rwanda bugomba gushingira kw’ituze, umutekano mu mitima, gushyikirana no kurangiza ibibazo binyuze mu biganiro. Bityo, abayobozi bakumva ko babereyeho gukorera rubanda.

Harakabaho u Rwanda n’abanyarwanda;

Harakabaho ubwigenge nyakuri bw’u Rwanda bushingiye ku bwisanzure bwa buri wese no ku bayobozi bakora mu nyungu z’abanyarwanda bose.

Bikorewe i Rouen, France, kuwa 1 Nyakanga 2020

Théophile MPOZEMBIZI

Komiseri  ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru.

infocominfo@fdu-rwanda.com ; info@fdu-rwanda.com 

“NYUMA Y’ITOTEZWA RYA RIB Me NTAGANDA BERNARD UBU YASHYIZWE MU BWIGUNGE N’IKIGO CY’ITUMANAHO MTN”

$
0
0

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 0012/PS.IMB/NB/2020:

Kuva kuwa kabiri taliki ya 30 Kamena 2020 guhera saa kumi n’imwe za nimugoroba,Me NTAGANDA Bernard; Prezida Fondateri w’Ishyaka PS IMBERAKURI yashyizwe mu bwigunge n’Ikigo cy’Itumanaho MTN RWANDA.

Mu gihe iri itangazo riri gutegurwa, Me NTAGANDA Bernard  ntabwo aboneka kuri telefone ye  kuko Ikigo cy’Itumanaho cya MTN cyafunze nimero ya telefoni ye igendanwa!

Ishyaka PS IMBERAKURI rikaba ritewe impungenge ni uko Ikigo cy’Itumanaho MTN cyashyize mu bwugunge  Me NTAGANDA Bernard mu gihe Ikigo gishinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda  RIB nacyo cyahise kimuhamagaza shishitabona kuzacyitababa kuwa gatanu taliki ya 03 Nyakanga 2020 bityo iyi impurirane ikaba ihatse urunturuntu.

Ishyaka PS IMBERAKURI riributsa ko Ikigo cy’Itumanaho MTN kimaze igihe cyarafunze imirongo y’itumanaho ya ” internet”  mu gace gato k’uruziga Me NTAGANDA Bernard  atuyemo.

Ibi byo gufunga iyo mirongo biteye  impungenge kuko  abaturanyi basigaye binuba Me NTAGANDA Bernard bavuga ko  ariwe watumye Ikigo cy’Itumanaho MTN kibikora kibitegetswe  na Leta ya FPR mu rwego rwo kumubuza uburyo kuko adacana uwaka n’iyo Leta.

Ishyaka PS IMBERAKURI rirasaba Ikigo cy’Itumanaho MTN gusubiza ibintu mu buryo maze kigakuraho urwo rwikekwe dore ko ako gace kagize icyo kibazo  nyuma y’aho Me NTAGANDA Bernard afunguriwe mu 2014.

Bikorewe i Kigali,kuwa 02 Nyakanga 2020

Me NTAGANDA Bernard

Prezida Fondateri w’Ishyaka PS IMBERAKURI (Sé)

Gen Jeva Antoine aremeza ko ari FLN yateye KUWIMBOGO muri Ruheru.

$
0
0

 Yanditswe na Niyibikora Dieu Merci.

Mu gihe hari urujijo ku gitero cyagabwe ahitwa KUWIMBOGO mu Murenge wa RUHERU mu Karere ka NYARUGURU, twagize amahirwe tubasha kuvugana n’umuyobozi ushinzwe imirwano muri FLN, Gen Jeva Antoine nyuma y’aho uwo mutwe usohoreye itangazo ryemeza ko ari wo wagabye icyo gitero.

Twamubajije impamvu bakoze itangazo ubu ku gitero ingabo za FLN zagabye Kuwimbogo.

Yasubije ko ubundi bajyaga babitangaza kuko RDF yabaga yabicecetse, yavuze ko atari ngombwa ko FLN igira icyo itangaza kandi RDF yari yemeye ko yatewe. Yagize ati: “Itangazo turikoze kuko RDF itavuze ukuli ku bayiteye. Naho ubundi iyo ivuga ko yatewe na FLN nta mpamvu yari gutuma dukora itangazo. Yavuze kandi ko aribwo bwa mbere RDF yakwemera ko yatewe.

Twamubajije icyemeza koko niba ari FLN yagabye icyo gitero. Yasubije agira ati: “muri kariya karere sibwo bwa mbere FLN iharwanira n’ingabo za RDF kandi twagiye twerekana iminyago twagiye dkura kuri RDF n’ubundi amafoto arerekana iminyago twakuye Kuwimbogo. Mbere abantu iyo twabibabwiraga ntibabyemeraga kuko bakekaga ko ari amahimbano cyangwa twayakuye ahandi byadusabye gukora za vidéos kugirango abantu bemere ko koko ari FLN. Ntekereza ko rero twebwe tuvuga Ibyo tuba twakoze.”

Twamubajije niba koko ari ukuri niba FLN yaratakaje abasilikali 4 muri kiriya gitero hagafatwa n’abandi 3 nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa RDF, tunamubaza n’uko byagenze ku ruhande rwa RDF?

Yavuze ko koko iyo abantu barwana hatabura kuba ibibazo, ariko ko FLN muri kiriya gitero yahatakarije abasilikari babiri, avuga ko nta musilikari wa FLN wahafatiwe. Yongeyeho ko ibyatangajwe n’umuvugizi wa RDF ntaho bihuriye n’ukuri. Ko iyo bafata umusilikari wa FLN bari kumuvuga amazina bakanamwerekana. Ko niba rero hari abo bafite ari ukuvuga ko abo ari inzirakarengane ntaho baba bahuriye na FLN kandi bizagera aho bigaragare ko ari abahohotewe.

Naho ku ruhande rwa RDF yavuze ko yahatakarije cyane kuko yatewe itunguwe itakaje ingabo zigera kuri 48 hatarimo inkomere. Yemeza ko muri abo basilikali ba RDF bahaburiye ubuzima harimo aba capitaines batatu barimo : Capt Ruzindana Emmanuel, Capt Hategekimana Bosco n’abandi batashoboye kumenya amazina.

Mu gusobanura uko byagenze yemeje ko mu gitondo cyo ku wa 27/06/2020 haje amakamyo ya gisirikare n’indi modoka ya Pick up, nizo zajyanye imirambo n’inkomere.

Ngo kandi Kuwimbogo muri icyo gitondo, abaturage bababujije gusohoka kugeza saa saba z’amanywa kugirango batabona ishyano ryari ryaguye. Gusa abaturage ngo ubabajije bakubwira ko bumvise ingabo za FLN ziririmba ngo “Ingabo za Yesu koko”,  zivuza n’amasifure zimaze gufata ibyo birindiro. Ikindi ni uko ngo ingabo za RDF zahunze zijya mu baturage. Ingabo za FLN ngo zashatse gukurikira izo za RDF ; nicyo cyatumye RDF ivuga ngo Ingabo za FLN zashakaga gutera abaturage.

Ku bijyanye no gutera umudugudu w’ikitegererezo wa Yanze, Gen Jeva Antoine akomeza ahakana agira ati: “Ibyo sibyo kuko gutera mu baturage no gutera kuri position igikomeye ni ugutera position. Iyo rero biba gutera abaturage niho ingabo za FLN zari guhitira. Ingabo za FLN aho ziba hose ntabwo zijya zitera abaturage. Ntabwo FLN yari gutera Position ya Bweyeye kuko yari yayobewe aho abaturage bari. Uvuga ko FLN itera abaturage yaba abeshye, kuko FLN irwanira abaturage rero ntishobora kubatera.”

Akomeza agira ati: “Byumvikane ko twari twasakiranye nta mikino. Ahubwo RDF yitege ibindi bitero bizaza birusha kiriya gukara. Icyo nababwira ni uko igihe Imana yavuze cyageze RDF nikenyere kuko UWITEKA niwe uturwanirira kandi tuzayitsinda niba batemeye ibiganiro ndababwira ko intambara iraza guhindura isura”.

Ku bijyanye n’uko FLN yaba itera iturutse i Burundi, uyu muyobozi ushinzwe imirwano muri FLN yansubije agira ati: “kuva kera twasobanuye ko tuba mu Rwanda, haba za Nyamagabe n’ahandi kuko niba hari abatabyemera ibikorwa bya gisilikali bizakomeza gukorwa bizabyemeza. Mu by’ukuri iyo tuba dukorana n’u Burundi ntabwo ku italiki ya 17/02/2019 bwari gufata aba FLN ngo babahe  u Rwanda ; no itariki ya 30/04/2019 ngo bongere batange abantu ba FLN ngo babahe u Rwanda. Ibyo  byerekana ko FLN ntaho ihuriye n’igihugu cy’u Burundi. Mbibutse ko abatanzwe le 30/04/2019 bageze ku butaka bw’u Burundi  bayobye ubwo bambukira mu Kivu bagomba gukomeza iya Nyungwe. Ikindi  cyatumye bakeka u Burundi, igitero cyari gikomeye cyane ku buryo batiyumvisha ko FLN yagira ubwo bushobozi, ariko bibagiwe ko FLN yari yavuze ko igiye kwerekana ko igihari kandi ko igihagaze neza, yagombaga kubyerekana koko ikora igitero gikaze nka kiriya. Kandi RDF yarabyitangarije ko muri icyo gitero hakoreshejwe intwaro zikomeye. (Nimureba neza ku mafoto usibye intwaro nini twambuye RDF murabonaho ko hari n’imbunda yacitsemo IBICE, ibice bimwe RDF ikabisigarana (Ku mafoto RDF yerekanye), Ikindi gice kigatwarwa na FLN ikakijyana kigaragara ku mafoto yacu ).

igice cy’imbunda FLN yajyanye
ibice by’iyo mbunda byasigaye RDF ikabyereka itangazamakuru

Twamubajije ku byo RDF ivuga ko yabonye imyambaro n’ibiryo biriho amazina y’u Burundi tumubaza icyo abivugaho.

Yahakanye ko FLN itajya yambara imyenda y’ingabo z’u Burundi, ivuga ko yambara imyenda ya RDF cyangwa imyenda isanzwe, ko kandi byakunze kugaragazwa ku mafoto.

Gen Jeva yemeza ko abarwanya ubutegetsi mu Burundi bakorana na RDF agira ati: “Mu birindiro byo Kuwimbogo twarwanye na RDF ariko harimo n’ingabo zo kwa Niyombare kuko dutangira kurwana zaravuze ngo “Babagesera baje” ubundi iryo jambo rikoreshwa n’abarundi. Kandi nta muntu n’umwe utaziko ingabo zo kwa Niyombare ziri mu Rwanda, murumva rero ko mu birindiro birimo ingabo zo kwa Niyombare hatabura imyenda nk’iyo cyane ko bahaguruka i Burundi batabanje kubambura imyenda. Kandi n’ibiryo nabyo ntibabibura kuko birazwi ko ingabo iyo bazihaye ibiryo zikumva zirabihaze, zibiguranamo ibindi cyangwa zikabiha incuti n’abavandimwe ubwo rero bikoroha kuba byagera ku bandi. Ibyo rero ntagitangaza kirimo.”

Yasoje avuga ko urugamba rwo rwatangiye kandi ko rutazasubira inyuma cyangwa ngo ruhagarare keretse ibyo FLN isaba bibonetse cyangwa ikagera ku byo iharanira. Yagize ati: “abanyarwanda bakomeze kudufasha kuko tugomba kurwanira uburenganzira bwacu, abantu bagashyigikira FLN mu buryo bwose cyane mu kugira icyo bigomwa bakakigenera FLN.” Yatangaje kandi ko mu gihe kitarambiranye FLN izaba yashyizeho umuvugizi.

U Bufaransa: Umuryango wa Habyalimana wajuriye ku kibazo cy’indege.

$
0
0

Umuryango w’uwahoze ayobora u Rwanda, Juvénal Habyarimana, uvuga ko ukuri kugomba kumenyekana, nyuma y’icyemezo cy’urukiko rw’ubujurire rw’ i Paris mu Bufaransa, cyo kwemeza ko iperereza kw’iraswa ry’indege yari imutwaye ritakomeza.

Iraswa ry’iyo ndege yarimwo n’uwari Prezida w’u Burundi, Cyprien Ntaryamirya, hamwe n’abandi banyacubahiro, bivugwa cyane ko ari ryo ryateje jenoside mu Rwanda mu 1994.

Avugana na BBC, umuhungu wa Nyakwigendera Perezida Habyarimana, Jean-Luc Habyarimana, yavuze ko bitumvikana ukuntu indege yaguyemo abakuru b’ibihugu babiri bitamenyekana uwayirashe.

Avuga ko icyemezo urukiko rwafashe ari icyemezo cya politike kigamije gushyika ku mubano mwiza hagati y’abayoboye u Rwanda n’Ubufaransa.

Yavuze ko bahise bajurira mu rukiko rusesa imanza, bakizera ko icyifuzo cyabo cy’uko iperereza rikomeza kizashyigikirwa.

Yongeyeho y’uko ukuri kuzamenyekana igihe icyo ari cyo cyose, ko ikibabaje ari uko bishobora gutwara igihe kirekire.

(Ushobora kwumva hano hasi ikiganiro Jean-Luc Habyarimana yagiranye na Robert Patrick Misigaro wa BBC Gahuzamiryango)


Inkotanyi zishe abantu benshi mu RWANDA kurusha abo abahutu bishe.”: Faustin TWAGIRAMUNGU

UBWIGENGE BUTIZIHIZWA? KWIBOHORA|KUKI BENSHI BABIHIHWE?BAKE ARIBO BARYOHEWE|

Urukiko rwo mu Bufaransa rwanze ubusabe bwo kongera gufungura iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana

$
0
0

Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa Gatanu rwanze ubusabe bwo kongera gufungura iperereza ku ihanurwa ry’indege yahitanye uwari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana na Sipiriyani Ntaryamira w’Uburundi taliki 6 z’ukwa kane 1994.

Mu cyegeranyo kigizwe n’amapaji 64 urukiko rwanzuye ko nta bimenyetso bifatika bihari byatuma rikomeza. Abacamanza b’abafaransa bafashe iki cyemezo bwa mbere mu kwa 12 mu mwaka wa 2018 bavuga ko nta bimenyetso bigaragara byatuma iperereza rikomeza. Ariko imiryango y’abaguye mu ndege yari itwaye ba Perezida Habyarimana na Ntaryamira w’Uburundi, irakijuririra isaba ko risubukurwa abarikora bagashaka raporo yakozwe mu 2003 n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwari Arusha muri Tanzaniya.

Bivugwa ko iyo raporo yanshinjaga abasirikare bakuru b’u Rwanda icyenda bahoze mu gisirikare cyari icya umutwe wa FPR kugira uruhare mu ihanurwa ry’iyo ndege.

Nyuma y’amezi atandatu rushishoza ku busabe bwari bwatanzwe n’abahagarariye imiryango y’abaguye muri iyo ndege, urukiko rw’ubujurire rw’i Paris mu Bufaransa, kuri uyu wa gatanu rwongeye gushimangira icyemezo cyo guhagarika iby’iri perereza.

Madamu Agathe Habyarimana na bene wabo w’abaguye muri iyo ndege bavuze ko bari bujuririre icyemezo mu rukiko rusesa imanza ari na rwo rusumba izindi mu Bufaransa. 

Uwunganira madamu Agathe Habyarimana mu by’amategeko, Philippe Meilhac, yabwiye itangazamakuru ko nta gitangaje kiri mu cyemezo cyafashwe avuga ko gishingiye ku mpamvu za politike.

Abinyujije ku rubuga rwa twitter, Ministri w’ubutabera w’u Rwanda Johnston Busingye yavuze ko iby’iri perereza bisarika ubutabera ko ritakagombye kuba ryaranatangiye.

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yari aherutse kuvuga ku byerekeye iri perereza mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique cyandikirwa i Paris mu Bufransa. Yasobanuye ko iby’iki kibazo ari amateka kandi ko kubisubiramo byakurura ibibazo bishobora kugira ingaruka ku mubano w’ibihugu byombi mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Gen Kayumba Nyamwasa arasobanura ibya Ben Rutabana

Amateka y’u Rwanda 1957-1962. Igice cya 1. F. Rudakemwa ni Padiri, umwanditsi, n’impuguke mu mateka

Viewing all 10365 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>