Padiri Mutarambirwa Aranenga imikorere y’ishyirahamwe rishya R.B.B (Rwanda Bridge Builders)
Abakoze ibyaha bose tuzabasanga aho bari: Kagame
Perezida Paul Kagame atangiza umwaka w’Ubucamana wa 2020-2021 kuri uyu wa Mbere tariki 07 Nzeri 2020, yavuze ko abakoze ibyaha byagize ingaruka mbi mu mateka y’u Rwanda, ubutabera buzabasanga aho bari hose.
GATSATA: Abaturage bahangayikishijwe n’abanyerondo babasanga mu ngo zabo
Abaturage bo mu Gatsata bahangayikishijwe n’abanyerondo babasanga mu ngo zabo bakabahondagura bababwira ko amasaha yo kuba hanze yarangiye.
Amasasu 12 yarashwe Kimisagara yaduteye ubwoba||Mu mashuri hafungirwa abanyabyaha…
Jean Mahoro ntakiri umuvugizi wa DALFA-Umurinzi.

Ikiganiro na Gilbert Mwenedata wahunze u Rwanda aravuga impamvu atavuga rumwe n’ubutegetsi
Président Kagame ejo yavuze kuri Rusesabagina, Nyakubahwa ubwicanyi bukuvugwaho warabukoze?
“FPR ITANGA UBUTUMWA BW’INTAMBARA. YAKATIWE BURUNDU MU RUBANZA RUTAGIRA UMUSHINJA”– JEAN MUNYAMPETA
«Buri munyarwanda agomba gutegwa amatwi. Kwicarana ni wo muti urambye w’ibibazo» Jean Claude Nkubito
INGABIRE ati: Nta bushakashatsi bwa TOM NDAHIRO. Ntajya ancira ishati
Ni iki abunganizi ba Paul Rusesabagina basabye ONU?

Babiri mu banyamategeko bashyizweho n’umuryango wa Paul Rusesabagina ngo bamwunganire bandikiye umuryango w’abubimbye (ONU/UN) basaba ko ukora iperereza ku kibazo cye.
Aba banyamategeko baregeye Dr. Nils Melzer, intumwa idasanzwe ya UN ishinzwe kugenzura iyicarubozo n’ibikorwa by’ubugome, ibitari ibya kimuntu cyangwa gufata nabi no guhana kubi, nk’uko bivugwa n’ishyirahamwe Hotel Rwanda Foundation.
Aba banyamategeko bavuga ko Rusesabagina “yashimuswe, akabura, akoherezwa mu Rwanda aho afungiye mu buryo butazwi adasurwa cyangwa ngo avugane n’abe.”
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko Bwana Rusesabagina, uregwa ibyaha by’iterabwoba, “ari we ubwe wagize uruhare mu kwizana mu Rwanda kurusha undi uwo ari we wese”.
Abo banyamategeko be bavuga ko uwo bunganira yimwe “uburenganzira bwo kwitwa umwere” nk’uko UN isanzwe “isaba abategetsi kwirinda kuvuga amagambo aca urubanza mbere y’iburanisha”.
Bakavuga ko imvugo ya Perezida Paul Kagame imuhamya “kuyobora imitwe y’iterabwoba yishe abantu”, ihonyanga uburenganzira bw’uregwa bwo kwitwa umwere mu gihe atarahamwa n’icyaha.
Rusesabagina ni umukuru wungirije w’ihuriro ry’amashyaka ya politiki atavuga rumwe na leta MRCD-Ubumwe, rifite umutwe wa gisirikare wa FLN wigambye ibitero ku butaka bw’u Rwanda mu 2018, ibitero byaguyemo abantu.
Ni ibiki abo banyamategeko babwiye UN?
Mu nyandiko yasinyweho n’abanyamategeko Jared Genser na Brian Tronic bo muri Amerika bari muri barindwi bashyizweho kunganira Bwana Rusesabagina, bavuga ko kuva tariki 31 z’ukwezi gushize kwa munani yerekwa abanyamakuru “leta y’u Rwanda nta kimenyetso irerekana ko akiriho”.
Bemeza ko umugore wa Rusesabagina yahamagaye stasiyo ya polisi ya Remera aho afungiye asaba ko bamumuha bakavugana, bakamwangira, ndetse ko abahagarariye leta y’u Bubiligi, igihugu afitiye ubwenegihugu, nabo bangiwe kumusura.
Aba banyamategeko bavuga ko uko yafashwe akagezwa mu Rwanda n’uko afunze nta wumugeraho cyangwa ngo amuvugishe “bimushyize mu kaga k’iyicarubozo n’ubugome, gufatwa nabi no guhanwa kubi”.
Aba banyamategeko bagaragaza ibimenyetso bavuga ko Bwana Rusesabagina yazanwe mu Rwanda n’indege bwite isanzwe ikoreshwa na leta y’u Rwanda, bityo atazanywe ku bushake bwe.
Mu kiganiro kuri Televiziyo y’u Rwanda ku cyumweru, Bwana Kagame yavuze ko uko Rusesabagina yazanywe ari nko “guha umuntu amakuru y’ibyo asanzwe yizeye ashaka, akisanga yageze aha”.
Aba banyamategeko, bo banditse ko mu ifatwa rye, Rusesabagina “yashimuswe akaburirwa irengero” mu gihe cy’iminsi mu buryo bumwambuye uburenganzira bwe.
Bavuga ko kugezwa mu Rwanda agafatwa nabyo binyuranyije n’amahame mpuzamahanga avuga ko “gufata umuntu akoherezwa ahandi mu buryo butanyuze mu mategeko ari icyaha gikwiye kuregerwa mu rukiko”.
Basabye Dr. Nils Melzer gukora iperereza ku bibazo bamugejejeho “agahita asaba leta y’u Rwanda kwerekana ko Bwana Rusesabagina akiriho”, “akarindwa ihohoterwa ry’umubiri no mu mutwe kandi akemererwa gusurwa no kuvurwa”.
Ntihazwi igihe Bwana Rusesabagina azagezwa imbere y’ubucamanza, ubugenzacyaha buvuga ko “bitazatinda kuko yafashwe ikusanya ry’ibimenyetso ku byo aregwa ryarabanje gukorwa”.
Ku rubanza rwe, ku cyumweru Bwana Kagame yagize ati: “Tuzi neza inshingano zacu, no mu rubanza nk’uru rukurikiwe cyane… Ruzabera mu ruhame, abitaye ku mucyo, kutabogama n’ibindi…rwose turumva neza iyo nshingano yo kubikora nabyo”.
U Buhorandi: Charles Ndereyehe yatawe muri yombi.
Yanditswe na Ben Barugahare
Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Nzeri 2020, ni avuga ko Charles Ntahontuye Ndereyehe umwe mu bayobozi b’ishyaka FDU-Inkingi yatawe muri yombi.
Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo yatawe muri yombi uyu munsi ahagana mu ma saa kumi isaha yo mu Buhorandi.
Kugeza ubu ntabwo turabona amakuru neza y’ibyo ashinjwa, ariko mu minsi ishize yakunze kwibasirwa n’abashyigikiye ubutegetsi bwa Kigali bamushinja kugira uruhare muri Genocide, ibyo Charles Ndereyehe akaba yarabiteye utwatsi.
Ubu benshi bakaba bibaza niba azaburanishwa n’inkiko zo mu Buhorandi cyangwa azoherezwa mu Rwanda nk’uko byagendekeye abandi babaga mu Buhorandi aka Jean Claude Iyamurenye na Jean Baptiste Mugimba.
Turakomeza kubakurikiranira iyi nkuru.
Impinduka mu Rwanda – Uruhare rw’abari n’abategarugori – Victoire Ingabire
Jean Mahoro wari umuvugizi wa DALFA-Umurinzi yahunze igihugu
Amakuru atangazwa na Radio Ijwi ry’Amerika kuri uyu wa kabiri tariki 8 Nzeri 2020 aravuga ko uwari umuvuegizi w’ivhyaka DALFA-Umurinzi rya Victoire Ingabire ari we Jean Mahoro yahunze igihugu.
Inkuru irambuye murayisanga mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Radio Ijwi ry’Amerika, Venuste Nshimiyimana musanga hano hasi:
.
.
Charles Ndereyehe wari wafashwe na Police y’U Buhorandi amaze kurekurwa
Yanditswe na Marc Matabaro
Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatatu tariki 9 Nzeri 2020 aravuga ko Charles Ndereyehe wari wafashwe na Police y’U Buhorandi amaze kurekurwa.
Nk’uko twari twabibagejejeho mu nkuru yacu y’ejo hashize ku wa kabiri tariki ya 8 Nzeri 2020, Charles Ndereyehe yari yatawe muri yombi mu ma saha ya saa kumi z’umugoroba hakaba hari n’amakuru yavugaga ko yari yanamenyeshejwe ko yatswe ubwenegihugu bw’U Buhorandi amasaha make mbere yaho ahagana saa munani n’igice.
Igitangaje ni uko iri fatwa rya Charles Ndereyehe rije nyuma y’imyaka 5 agizwe umwere n’urukiko rwo mu Buhorandi ku cyaha cya Genocide mu cyemezo cyarwo cyo ku wa 3 Nyakanga 2015.
Amakuru The Rwandan ifite avuga ko ubushinjacyaha bufata icyemezo cyo gufata Charles Ndereyehe bwari bwirengagije ko ababuranira Charles Ndereyehe bari bajuririye umwanzuro w’urukiko wo kumwambura ubwenegihugu bw’u Buholandi. Kuri uyu wa Gatatu umwunganizi mu mategeko wa Ndereyehe yazindutse ajya kwerekana ko bari bajuririye umwanzuro wo kumwambura ubwenegihugu, hanzurwa ko arekurwa mu gihe hategerejwe umwanzuro w’urukiko kuri ubwo bujurire.
Twasoza tubabwira ko Charles Ndereyehe azaguma kwidegembya mu gihe hategerejwe ko ubujurire bwe ku kwamburwa ubwenegihugu bw’U Buhorandi busuzumwa kandi bimara iminsi itari mike.
Ahagana saa sita ku isaha yo mu Rwanda no mu Buholandi Justin Bahunga ukuriye ishyaka FDU-Inkingi yabwiye BBC ko Bwana Ndereyehe, uba muri iryo shyaka, yari mu nzira asubira iwe mu rugo.
Ati: “Bamaze kumurekura, umunyamategeko we yagiye kumureba nyuma baramurekura. Ubu ari gusubira mu rugo.”
Bwana Bahunga avuga ko Bwana Ndereyehe, wari utuye mu gace kari mu rugendo rw’isaha imwe uvuye i Amsterdam, atari mu bayobozi ba FDU ko ari “umuyoboke mukuru” wigeze kuba komiseri muri iri shyaka.
Ati: “Icyo nakubwira ni uko bamufata bavuze ko baje kumufata kubera ko leta y’u Rwanda imushaka, icyo ni cyo bamubwiye. Nta cyaha afitiye Ubuholandi.”
Padiri Nahimana ageze ku muvuno wo kwikinisha muri politiki
Kuva mu kwezi kwa Werurwe 2020, umwe mu bafite amashyaka atavuga rumwe na leta y’uRwanda akorera hanze Bwana Padiri Thomas Nahimana, yadukanye inkuru y’uko Perezida Paul Kagame yapfuye aho yabitangarije kuri facebook ye ndetse na YouTube Channel ye. Muri icyo gihe corona virus nibwo yari ikigera mu bihugu bimwe na bimwe byo mu karere k’ibiyaga bigari ndetse u Rwanda rukaba kimwe muri ibyo bihugu.
Mbere yaho gato ariko iki cyorezo cyari kimaze amezi agera kuri 2 kiyogoza imigabane ya Aziya, Uburayi na America, ku buryo ibihugu bigize iyo migabane byari byarahagaritse ingendo z’abinjira mu rwego rwo gukomeza kwirinda.
Perezida Kagame ari mu bantu batongeye kugaragara mu gihugu imbere dore ko hanze ho aho asanzwe ajya mu ngendo zitwara umwanya we munini hari hamaze gufungwa ku buryo atari kwemererwa kwinjira muri ibyo bihugu asanzwe ajyamo.
Mu gihugu rero yaburiwe irengero, ku mpamvu ntekereza ko zari izo gutinya kuba yakwandura akipfira cyane ko imyaka afite bituma ashyirwa mu cyiciro cy’abantu bafite amahirwe macye yo gukira igihe ufashwe na corona virus.
Padiri Nahimana rero yakomeje kwamamaza ivanjiri y’uko Kagame yapfuye bikomeza gufata intera kugeza uyu munsi nibyo byirirwa bivugwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ku buryo ubona mbese ari byo abantu barangariyeho cyane.
Ibi byanteye kwibaza nti ese iyi niyo politiki Nahimana arimo gukina agamije kubohora abanyarwanda? Ese ubundi Kagame aramutse apfuye ikibazo ni ikihe? Birazwi neza ko buri wese azapfa, ndetse na Kagame akaba yarabyibukije Padiri Nahimana mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ejobundi ko gupfa atari igitangaza.
Padiri avuga ko Perezida Kagame yabuze ngo ahumurize abaturage muri ibi bihe bikomeye ku buzima bw’abaturage nk’uko abandi baperezida bo mu bihugu bituranye n’u Rwanda bagaragaye bahumuriza abaturage, ariko Padiri icyo atazi n’uko abaturage ntacyo bavuze kuri Kagame, kuko sibo bamutoye bityo rero njyewe nkaba nsanga ariyo mpamvu Kagame ategera abaturage cyane nk’abandi baperezida bo mu bihugu by’ibituranyi.
Njyewe sindeba impamvu abantu bakwiye kurangarira kuri Padiri Thomas uvuga ko Kagame yapfuye cyangwa yarwaye ari muri coma kuko Kagame nawe afite umubiri nk’abandi bose bityo rero kurwara cyangwa gupfa kwe ni nk’ukwabandi kandi igihe nikigera azapfa.
Ikibazo gikomeye hano nshaka kwibariza Nahimana, ni ukumenya niba ikibazo kuri we ari Kagame ku buryo Kagame aramutse apfuye ibibazo abanyarwanda bafite uyu munsi byaba bikemutse?
Hari video imaze iminsi icicikana yerekana abanyerondo bahondagura abantu basanze mu ngo zabo batetse, bakabakubita babaziza ko batari mu nzu. Iki ni igikorwa kigayitse kigamije gukomeza kwica urubozo abaturage kugirango bakomeze babe ibikange icyo leta izajya ivuga cyose kijye gifatwa nk’ivanjiri ntagatifu. Ibi nibyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’uRwanda bakwiye kwibandaho bakabyamagana, nyamara mu mashyaka yose yitwa ko atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda nta na rimwe ryigeze ryandika itangazo ryamagana iryo yica rubozo rikorerwa abanyarwanda muri iyi minsi, ahubwo ishyaka rya Nahimana ryandikiye UN risaba ko yabashakira Kagame, aha ukibaza niba babereyeho gushakisha aho Kagame ari cyangwa babereyeho kuvuganira rubanda.
Mu isesengura ryanjye nakoze kuri iki kibazo cy’urupfu rwa Kagame n’ukomeje kubika Kagame ariwe Nahimana, njyewe nasanze icyo Padiri agamije ari ukugwiza abantu basura urubuga rwe rwa YouTube agamije kwibonera indoke iva kuri YouTube kubera ko iyo umuntu afite abantu benshi bamukurikira kuri YouTube, hari amafaranga iyo sosiyete igenda iguhaho kubera amatangazo yo kwamamaza aca kuri YouTube gusa hakabaga hari benshi batabizi bo bakaba bazi ko Padiri ashishikajwe n’urupfu rwa Kagame kuko arabizi neza ko Kagame atapfuye.
Gusa birababaje kuba Padiri arangaza abanyarwanda akwiye kuba ayobora abavuganira umunsi ku munsi ahubwo we yibereye mu kubyaza umusaruro ibinyoma bye mu gihe Kagame we icyo gihuha cyamubyariye umusaruro ukomeye kuko mu gihe abatavuga rumwe nawe bari barangariye ku kinyoma cya Nahimana, Kagame n’abambari be bariho bategura uko baroba Paul Rusesabagina, iyi nkuru nayo nkaba nzayigarukaho ku buryo burambuye.
Iyo politiki rero ya Nahimana akorera online yamamaza urupfu rwa Kagame njyewe nsanga ari politiki yo kwikinisha , kwa kundi wikirigita ugaseka kuko urupfu rwa Kagame ntacyo rumariye abanyarwanda.
Nsubiye ku ijambo Kagame yavuze mu kiganiro yagiranye na RBA abajijwe kuri Nahimana, Kagame yasubije asa n’utera ubwoba Nahimana avuga ko ashobora kuzisanga nawe i Kigali nka Rusesabagina. Nyamara Padiri Nahimana yashatse kwijyana inzego z’iperereza za Kagame zimubuza gutaha. Niba Nahimana ashakishwa koko kuki batamuretse ngo atahe noneho akurikiranweho ibyo bizatuma yisanga mu Rwanda nka Rusesabagina?
Nelson Gatsimbazi/ Sweden
Callnelson2000@yahoo.com
Paul Rusesabagina: Dosiye ye yageze mu bushinjacyaha
Nyuma y’iminsi 10 Rusesabagina Bwana Paul Rusesabagina ukurikiranweho ibyaha birimo iby’iterabwoba abazwa mu Bugenzacyaha, dosiye ye yagejejwe mu bushinjacyaha kuri uyu wa gatatu.
Abunganizi ba Rusesabagina babwiye ijwi ry’Amerika ko atabashije kubazwa kubera uburwayi. Umuvugizi w’ubugenzacyaha nawe Thierry Muramira, yabwiye Radiyo ijwi ry’Amerika ko iperereza ry’ibanze bakoreraga kuri Rusesabagina baripfundikiye.
Mu ifatwa rya Bwana Rusesabagina Paul ubugenzacyaha bwavugaga ko bumukurikiranyeho ibyaha birimo iby’iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage b’inzirakarengane.
Ni ibyaha bivugwa ko byakorewe mu duce turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, ahabaye ibitero mu kwezi kwa gatandatu mu 2018 no mu nkengero za Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu kwezi kwa 12/ 2018, byose byigambwe n’umutwe witwara gisirikare wa FLN, ushamikiye ku mpuzamashyaka MRCD Rusesabagina yari ayoboye.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruheruka gutangaza ko Rusesabagina yizanye mu Rwanda, agafatirwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, nubwo bitatangajwe niba yari aje mu Rwanda cyangwa yari agiye gukomereza ahandi.
Biteganyijwe ko nyuma yo kunoza dosiye, Ubushinjacyaha buzayiregera urukiko, cyangwa se rukaba rwayishyingura kuko byose bubyemererwa n’amategeko
Umva ibindi muri iyi nkuru ya Assumpta Kaboyi ukorera Ijwi ry’Amerika i Kigali mu Rwanda
Tariki ya 7-9 Nzeli 2020, Turibukwa imyaka 30, Mutagatifu Yohani Pawulo II asuye u Rwanda.
Bavandimwe,Turibuka urugendo Mutagatifu Yohani Pawulo II umaze imyaka 30 asuye u Rwanda, ubwo yari Papa.
Yatanze ubusaseridoti ndetse muri abo bahawe ubusaseridoti, ubu babiri ni abepisikopi.
Mutagatifu Yohani Pawulo II, udusabire.
TWIBUKIRANYE: YOHANI PAWULO II MU RWANDA
Yohani Pawulo II niwe mu Papa wa mbere wageze mu Rwanda 7-9 Nzeli 1990
Tariki ya 7 Nzeli 1990
Papa Yohani Pawulo wa II yaje mu Rwanda tariki ya 7 Nzeli 1990, aturiyeho igitambo cya misa muri Katederali yitiriwe Mutagatifu Mikayile i Kigali, aha umugisha abari bahari n’umujyi wa Kigali muri rusange. Ubutumwa yatangaga, bwibandaga ku gukemura ibibazo ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byari birimo.
Tariki ya 8 Nzeli 1990
Hibukwa indamukanyo ye y’ikinyarwanda agira ati “Muraho neza, Imana ibarinde!” byari mu gitambo cya Misa Papa Yohani Pawulo wa II yahereyemo abasaseridoti 32 bo mu biyaga bigari isakaramentu ry’ubusaseridoti i Mbare, mu Murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga.
Ni nabwo yahagaze i Gihara mu Karere ka Kamonyi yakirwa n’imbaga y’abahinzi aho yababwiye ko yifuzaga kugera ku misozi batuyeho agasura imirima no mu ngo zabo, ariko ko bidakunze kubera igihe gito.
Aha ubu hazwi nko ku “Masuka” hari ikimenyetso cy’urwibutso rw’uruzinduko rwa Papa Yohani Paulo II mu Rwanda ubu ni mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.
Mu bindi bikorwa byaranze uruzinduko rwe kuwa 8 Nzeli, Papa Yohani Pawulo wa II yaganiriye n’intiti n’abakozi, kuri stade ya Kigali I Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, yibutsa uruhare rw’umulayiki mu kwamamaza ivanjili no mu buzima bw’igihugu ndetse yanahuye n’urubyiruko kuri Stade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali,
aganira by’umwihariko n’abahagarariye andi madini.
Tariki ya 9 Nzeli 1990
Iyi taliki yagombaga no gusorezwaho uruzinduko rwe mu rw’imisozi igihumbi, nkuko byari bisanzwe bikorwa niyo yabaga ari i Vatican imbere y’imbaga y’abaza mu rugendo nyobokamana, Papa Yohani Pawulo wa II yasomye misa kandi avugira isengesho rya saa sita rizwi nka Angelus i Nyandungu.
Mbere yo gusoza urugendo ngo yongere afate indege ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe, yaganiriye byihariye n’abepiskopi bo mu Rwanda abagaragariza isano riri hagati y’umuco no kwamamaza ivanjili.
Hari ibimenyetso by’uru rugendo bikigarara
1. Ku masuka ya Papa

Ni mu Karere ka Kamonyi aho yahuriye n’abahinzi abaha umugisha. Hibukirwa ku masuka bamuhaye nk’ikimenyetso cy’ubukungu buvuye mu maboko y’uwakoze.
2. Nyandungu ahazwi nko kuri 12
Aho bita kuri 12, ni i Nyandungu, mu karere ka Kicukiro ku muhanda uva i Kigali ugana i Rwamagana, hari umusaraba munini ukozwe mu byuma.
Papa Yohani Paulo II yahasomeye misa, ahatangira ubutumwa bwihariye ku muryango.
3. I Mbare kwa Papa

Mu karere ka Muhanga mu murenge wa Shyogwe i Mbare hari ikigo cyita ku bana b’imfubyi cyitwa “Cité Nazareth”. Abahagenda n’abahaturiye bavuga ko ari kwa Papa, kuko hari ibikorwa byahashyizwe ku cyifuzo cye.
Icyo kigo cyashinzwe ku cyifuzo cya Papa Yohani Paulo II, mu rwego rwo gufasha imfubyi. Ni ikigo kiri kuri hegitari 14 zatanzwe na diyosezi ya Kabgayi. Kiri aho Papa Yohani Paulo II yasomeye misa, anatanga isakaramentu ry’ubusaseridoti.
Papa Yohani Pawulo wa II yapfuye tariki ya kabiri Mata mu mwaka 2005, yagizwe umutagatifu na Papa Francis tariki ya 27 Mata 2014.(src: IGIHE, GOOGLE, Etc)
Mutagatifu Yohani Pawulo II, udusabire!
Jean Serge Mandela
Umukobwa wa Paul Rusesabagina yabwiye BBC ko ku nshuro ya mbere bashoboye kuvuga nawe ariko ko bafite amakenga.

Paul Rusesabagina umaze iminsi ari mu maboko y’igipolisi cy’u Rwanda nyuma yo kuhagera ku buryo butaramenyekana neza kugeza ubu.
Umuryango we wemeza ko yashimuswe ari mu rugendo mu gihugu cya Dubai, ariko ibyo ntibiremezwa n’uruhande rudafite aho rubogamiye.
Avugana na BBC Gahuzamiryango, umukobwa wa Bwana Rusesabagina, Carine Kanimba, yavuze ko bashoboye kuvugana na se kuri telefone.
Yavuze ko ari ubwa mbere bari bavuganye nawe kuva yafatwa, akavuga ko yababwiye ko ameze neza n’ubwo bo batabyemera.
Carine Kanimba yagize ati: “Twavuganye nawe ariko twari tuzi ko bamuhagaze inyuma bariho bamubwira icyo agomba kutubwira cyose.
“Ejo ni bwo bwa mbere twashoboye kumuvugisha. Twagerageje kenshi kubahamagara, duhamagara RIB, duhamagara abantu bose kugira ngo batureke tumuvugishe.
“N’umu avocat wacu twamuhitiyemo agerageza kujya kumureba ariko kuva bamushimuta ntibari batureka ngo tumuvugishe.”
Umukobwa wa Bwana Rusesabagina yakomeje avuga ko ejo ariho babemereye kumuvugisha, ariko nabwo nyine ukumva y’uko bamuhagaze inyuma bamubwiriza ibyo avuga.

BBC yashatse kumenya niba baba barashoboye kumenya uko amerewe aho afungiwe mu biro by’igipolisi i Remera mu mujyi wa kigali.
Carine Kanimba yagize ati: “Nabyo ntabyo tuzi. Yatubwiye ko ameze neza. Ariko ukuntu tuzi papa, iyo tumubajije uko ameze ubundi atubwira neza abivanye ku mutima. Ariko ubu byumvikanaga ko atashoboraga kuvuga nk’uko atuganiriza ubundi.”
Madamu Kanimba yavuze kandi ko uwunganira se mu mategeko bamuhitiyemo ataremererwa gukora ako kazi, akaba yunganirwa n’uwo yahitiwemo n’inzezo z’ubutungane z’u Rwanda.
Yakomeje agira ati: “Turabizi ko uwo mu avocat [yashyizweko na leta] yari ahari ejo. Yari amuhagaze inyuma. Muri ako kanya gato twaganiriye na papa yaratubwiye ko bari bahari bari iruhande rwe.
“Ariko uwo mu avocat we ntawe twumvise. Twamubajije niba yarashoboye kubonana na ba avocats twamuhitiyemo avuga ko adashobora kuganira iyo dosiye. […] twamubajije gatatu iby’avocat we ntiyaduha igisubizo.”
Gushimutwa
Umuryango wa Bwana Rusesabagina wemeza ko yashimuswe mu gihe leta y’u Rwanda ivuga ko yafashwe ku bufatanye bw’amahanga, mu gihe yari yarasohorewe impapuro mpuzamahanga zo kumufata.
Avugana na BBC, umukobwa we Carine Kanimba yavuze ko ibyo atari byo ngo kuko izo mpapuro zo kumufata zitigeze zibaho.
Yagize ati: “Ibyo ni ukubeshya nta mandat d’arret yigeze ibaho, ibyo ni mu Rwanda babivuze. Niba yariho ni ukubera iki yakomeje gufata ingendo ntawe umufata?
“Mu mwaka ushize yakomeje ingendo, iyo haba hari abantu bashaka kumufata ntaho yari kujya kuko bari kuba bamufashe […] ibyo tuzi ni uko bamujyanye ku ngufu.”

Mushobora kumva hano hasi ikiganiro Carine Kanimba yagiranye n’umunyamakuru Jacques Niyitegeka wa BBC Gahuza Miryango:
.
.
Sankara yasabye ko urubanza rwe ruhuzwa n’urwa Paul Rusesabagina

Mu rubanza rwa Callixte Nsabimana uzwi nka ‘Sankara’ rwakomeje uyu munsi ku wa kane, we n’abaregera indishyi basabye ko urubanza rwe ruhuzwa n’urwa Paul Rusesabagina, uherutse kugezwa mu Rwanda.
Bwana Rusesabagina ntabwo araregwa mu rukiko. Mu minsi ishize, Perezida Kagame yakomoje ku guhuza abo baregwa mu rubanza.
Mu rukiko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba ruri i Nyanza, urubanza rwa ‘Sankara’ rwokomeje kuburanishwa ku ikoranabuhanga rya videwo, uregwa n’abunganizi be bari i Kigali kuri gereza ya Mageragere.
Mu kwezi kwa karindwi, nibwo Bwana Nsabimana yavuze mu rukiko ko mu nyeshyamba za FLN yari abereye umuvugizi bahawe ubufasha na Perezida Edgar Lungu wa Zambia bivuye ku bucuti afitanye na Paul Rusesabagina.
Uruhande rwa Zambia rwahakanye ibyo yavuze, leta ya Zambia yohereje minisitiri w’ububanyi n’amahanga wakiriwe na Perezida Paul Kagame baganira kuri icyo kibazo.
Mu rukiko uyu munsi havuzwe ibaruwa y’ubushinjacyaha isaba ko urubanza rwa ‘Sankara’ ruhuzwa n’urwa Herman Nsengimana wamusimbuye ku buvugizi bwa FLN, nyuma agafatirwa muri DR Congo akoherezwa mu Rwanda.
Ubushinjacyaha buvuga ko izi manza zombi ziri mu rukiko rumwe kandi ibyaha bitanu Bwana Nsengimana aregwa byose abihuriyeho na ‘Sankara’, nubwo kuri ‘Sankara’ hari ibirengaho.
Me Yussouf Ndutiye uvuga ko yarokotse igitero cya FLN cyagabwe ku muhanda uca mu ishyamba rya Nyungwe n’imodoka ye igatwikwa, ni we uhagarariye abaregera indishyi. Yavuze icyifuzo cyabo.
Bwana Ndutiye yavuze ko bashaka ko “dossier ya Paul Rusesabagina nayo ihuzwa n’iya Sankara mu nyungu z’ubutabera no mu nyungu z’abaregera indishyi”.
Kagame yavuze ku guhuza izo manza
Ahawe umwanya, ‘Sankara’ uburana yemera hafi ya byose mu byaha 17 aregwa, yasabye ko dosiye ya Bwana Rusesabagina “yihutishwa igahuzwa” n’iye na Nsengimana. Avuga ko byaba ari mu nyungu z’ubutabera.
Guhuza cyangwa kudahuza urubanza rwa ‘Sankara’ na Nsengimana, umucamanza yavuze ko umwanzuro uzatangwa ku itariki ya mbere y’ukwezi gutaha kwa 10.
Naho ku guhuza izo manza na dosiye ya Rusesabagina, umucamanza yavuze ko ibyo ntacyo yabivugaho kuko iyo dosiye imurega itaragezwa mu rukiko ayobora, kandi atazi niba ariho izazanwa.
Ati: “Ibyo mube mubyihoreye kuko twese turabyumva gutyo ntawe uzi aho byerekera.”
Mu kiganiro cyaciye kuri televiziyo y’u Rwanda ku cyumweru, Perezida Paul Kagame yavuze ku rubanza rwa ‘Sankara’ na Bwana Rusesabagina avuga ko bakoranaga, n’abandi bashwe bakajyanwa mu Rwanda.
Bwana Kagame yagize ati: “……bazagira aho bahurira buri wese ashinje undi, ibyo yakoranye n’undi, cyangwa ibyo yakoresheje undi, ngira ngo muzi case y’uwitwa ‘Sankara’, n’abandi..”
Inkuru dukesha Yves Bucyana umunyamakuru wa BBC Gahuzamiryango wari i Nyanza mu rukiko