Icyo Victoire INGABIRE avuga kuri Padiri NAHIMANA| Ati U Rwanda ruzitondere urubanza rwa RUSESABAGINA
Perezida wa komisiyo ku mateka y’ubukoroni bw’Ababirigi yavuze ko Laure Uwase akomeje akazi ke nk’impuguke
Nyuma y’aho FPR yibasiye umwari Laure UWASE amaze gutoranywa nk’impuguke mu kanama kihariye ku mateka y’ubukoroni bw’Ababirigi, ikamuharabika, ikamusebya, ikamutuka, ikamujomba ibikwasi, ikamuhimbira ibyaha bidafite ishingiro namba igamije kumwirukanisha, Perezida wa komisiyo yatangarije Radio Ijwi ry’Amerika ko Laure Uwase akomeje akazi ke nk’impuguke.
Nk’umunyamuryango wo muri Jambo Asbl (bamuzizaga kuba umunyamuryango wa Jambo Asbl) nari narababajwe no kubona ko leta y’u Rwanda, ibinyujije mu nteko nshingamategeko, inteko ubundi yakagombye kuvugira abanyarwanda bose, ishobora guhaguruka ikageregeza mu buryo bw’amafuti adasobanutse, gukorera umwana ukomoka mu Rwanda akarengane nka kariya imuziza gusa kuba ari mw’ishirahamwe riharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu bw’abanyarwanda rikaba rinifuza impinduka muri sosiyete yacu.
Ndagirango nshimire mbikuye ku mutima, abanyarwanda bose, batabarika, babarizwa mu Rwanda, mu bubiligi, muri za Amerika, Australia, Canada no mu bindi bihugu byinshi bahagarutse bakanga ko ako karengane gakorwa.
Ubwo icyo kibazo cyivuye mu nzira, nizeye ko izo mbaraga abanyarwanda duhora dukoresha mu guhangana, tuzazishyira hamwe tukareba nk’abanyarwanda ibibazo dukwiye kubaza ababiligi mubyerekeye isenywa rya sosiyete yacu.
Hari ibyo tuzemeranyaho, hari ibyo tutavugaho rumwe, iyi commission yagombye kutubera opportunité yogushaka ngo tubone ibisubizo ku bibazo bimwe biduteranya gutyo bikadufasha kugabanya impaka ku byerekeye ayo mateka.
Ikiganiro cya Perezida wa commission mwacyumva hano hasi:
.
Ruhumuza Mbonyumutwa
Human Rights Watch ivuga ko Paul Rusesabagina “yashimuswe ku ngufu”

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), uvuga ko ifatwa rya Paul Rusesabagina uri mu bakomeye batavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda (FPR) ryakozwe mu buryo bwo kunyuruza ku ngufu.
Uvuga ko ibyo ari ihonyorwa rikomeye ry’amategeko mpuzamahanga.
Mu itangazo HRW yasohoye kuri uyu wa gatanu, ivuga ko leta y’u Rwanda ikwiye guhita yemerera Bwana Rusesabagina kubonana n’abo kumwunganira mu mategeko yahisemo, akaganira na bo mu ibanga kandi akajya avugana n’umuryango we mu buryo buhoraho.
Mu kiganiro yatanze kuri radio na televiziyo y’u Rwanda ku cyumweru, Perezida Kagame yavuze ko kuva aho Rusesabagina “yavuye kurinda agera hano, nta cyaha cyigeze gikorwa hagati aho ngaho na kimwe”.
HRW ivuga ko akwiye guhita yemererwa gukoresha uburenganzira bwe bwo guhinyuza mu mategeko uburyo yafashwemo, akaburanirwa n’abanyamategeko yihitiyemo.
Kandi ngo akaburanishwa mu rukiko rwigenga rukurikiza amategeko mpuzamahanga ajyanye n’uburenganzira bwa muntu.
David Rugaza uri mu bari kumwunganira ubu, yabwiye BBC ko Rusesabagina yamuhisemo ku bushake kandi “afite uburenganzira bwo kumugumana cyangwa kumureka agafata abandi”.
HRW ivuga ko kuba na mbere yuko urubanza rutangira, Perezida Kagame yaravuze ko Bwana Rusesabagina afite “amaraso y’Abanyarwanda ku ntoki ze kubera ibyakozwe” n’imitwe nka FLN, bibangamiye ko habaho ubutabera.
HRW ivuga ko abo mu muryango wa Bwana Rusesabagina – wahunze u Rwanda mu 1996 – bayibwiye ko bohererezanyije ubutumwa bwa WhatsApp ku mugoroba wo ku itariki ya 27 y’ukwezi gushize yerekeje i Dubai muri Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) mu ndege.
Ngo kuva icyo gihe ntabwo umuryango we wongeye kubasha kuvugana na we cyangwa ngo umenye icyamubayeho, kugeza umubonye i Kigali ku itariki ya 31 y’ukwa munani ubugenzacyaha bw’u Rwanda (RIB) bumwereka itangazamakuru aregwa iterabwoba.
Umuryango we uvuga ko ku itariki ya 8 y’uku kwezi kwa cyenda ari bwo wavuganye na we bwa mbere kuva icyo gihe.
Ubu hari amatsinda abiri y’abunganizi be mu mategeko.
Iryo mu Rwanda rivuga ko yarihisemo ariko ritemerwa n’umuryango wa Rusesabagina, n’irindi ririmo n’abanyamahanga ryatoranyijwe n’umuryango we ariko rivuga ko ryangiwe n’u Rwanda kumwunganira.
Bwana Rusesabagina ntaragezwa imbere y’urukiko, ahitezwe ko ashobora kugira icyo avuga ku bazamwunganira mu rubanza rwe.
HRW ivuga ko ihonyorwa ry’uburenganzira bwa Paul Rusesabagina riteye impungenge zo kwibaza niba azahabwa ubutabera mu rubanza.
Urubanza mu ruhame
Lewis Mudge, ukuriye HRW mu karere k’Afurika yo hagati, yagize ati:
“Kuba u Rwanda rutarakurikiranye Rusesabagina runyuze mu buryo buteganywa n’amategeko bwo kohererezanya abacyekwaho ibyaha bica amarenga ko abategetsi batizeye gihamya bafite…”
“Ko ibyangombwa byatuma habaho ubutabera bitahura n’ibisabwa mu rukiko rwigenga, none bahisemo kutubahiriza amategeko”.
Ku by’urubanza rwe, ku cyumweru Perezida Paul Kagame yavugiye kuri radio na televiziyo y’u Rwanda ko ruzabera mu ruhame.
Yagize ati: “Tuzi neza inshingano zacu, no mu rubanza nk’uru rukurikiwe cyane… Ruzabera mu ruhame, abitaye ku mucyo, kutabogama n’ibindi…rwose turumva neza iyo nshingano yo kubikora nabyo”.
Rusesabagina w’imyaka 66, yamenyekanye nyuma yo gushingirwaho inkuru ya filimi Hotel Rwanda y’abemeje ko yabarokoye muri Hôtel des Mille Collines muri Jenoside yo mu Rwanda mu 1994.
Ni umukuru wungirije w’ihuriro ry’amashyaka ya politiki atavuga rumwe na leta MRCD-Ubumwe, ihuriro rifite umutwe wa gisirikare wa FLN ukorera mu burasirazuba bwa DR Congo.
Mu 2018, umutwe wa FLN wigambye ibitero ku butaka bw’u Rwanda ahegereye ishyamba rya Nyungwe, ibitero byaguyemo abantu. U Rwanda ruvuga ko ibyaha aregwa bishingiye kuri ibyo bitero.
BBC
Ngwino tuganire, twubake ubumuntu/ Dusure Callixte sankara nawe ni umuntu,ni uwacu.
MBONYINTEGE: “Nta gitutu VATIKANI yashyira ku Rwanda kuri JENOSIDE. Mu 1994 KILIZIYA yimwe ijambo”
Paul RUSESABAGINA na Padiri MUNYESHYAKA mu bitanze batizigamye muri 1994
UBUHAMYA : Bwana Déo NKERABIGWI wakoraga muri CICR mu mujyi wa Kigali muri 1994 aratubwira uko ibikorwa by’ubutabazi byari byifashe mu gihe cy’amezi atatu (3) y’icuraburindi ryakurikiye ihanurwa ry’indetage ya nyakwigendera Perezida Habyarimana Juvénal.
Aremeza ko byari bikomeye cyane kurwana ku buzima bw’abo Interahamwe zahigaga, kuko byabaga ari ukwigerezaho.
Ababyiyemeje bakabasha no kugira abo barokora bakwiriye kubishimirwa, aho guterwa imijugujugu, kuko bagaragaje ubutwari n’ubwitange. Abanyarwanda nibareke guharabika abandi kubera amaco y’inda. Urwango nirusimbuzwa urukundo n’ukuri, tuzabana mu mahoro. Link ya film kuri monsieur Philippe Gaillard wari directeur wa croix rouge mu Rwanda
Icyo Padiri Thomas Nahimana na Freeman Bikorwa bavuze ku kiganiro Paul Kagame yagize kuri Rwanda TV
PEREZIDA KAGAME YACIYE AMARENGA K’INTAMBARA Y’UBUTITA AHANGANYEMO NA BA MPATSIBIHUGU BAMUKORESHEJE KUYOGOZA AKARERE.
Yanditswe na Obed Ndahayo
Abanyarwanda baravuga ngo “ubamba isi ntakurura” kandi bakagira bati “agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru” hari nuwagize ati “iminsi y’umujura ni 40”
Nyuma y’igihe kijya kugera ku mezi 6, Perezida KAGAME atagaragara kandi akabura mu bihe igihugu cyari mu bihe by’akaga naho abonekeye akaba yaragiye aboneka hifashishijwe ikoranabuhanga ibintu byakomeje guteza URUJIJO ku banyarwanda batandukanye yaba abari imbere mu gihugu ndetse no hanze bakomeje kwibaza ku mpamvu harimo gufatirwa ibyemezo bikarishye hitwajwe covid-19, ndetse bamwe bakaba bari baratangiye kumubika bagaragaza ko atakiriho, abo bamubika bakaba barangajwe imbere na padiri Thomas Nahimana ndetse na Kayumba Rugema babarizwa mu buhungiro, ku itariki ya 6 Nzeri 2020, KAGAME yagiranye ikiganiro n’ikigo k’igihugu cy’itangazamakuru (RBA) ndetse n’ibigo bigishamikiyeho aho Perezida KAGAME yagerageje gusubiza bimwe mu bibazo bireba igihugu cy’U Rwanda nk’aho yavuze ku cyorezo cya covid-19 n’uko abona kifashe kugeza ubu, aho yavuze kw’ikipe ya Rayon Sports isa n’iri mu marembera mu gihe haba nta gikozwe, yavuze kw’ifatwa rya Rusesabagina Paul uherutse kugaragazwa na RIB mu gihe itabwa muri yombi rye rikomeje kugira byinshi rigaragaza, Perezida KAGAME kandi yanaburiye Padiri Thomas Nahimana umaze iminsi amubika ko ashobora kuzamubanziriza.
Nyuma y’aho KAGAME agaragaye kuri RBA hakomeje kwibazwa byinshi ku miterere ya KAGAME waganirizaga abanyarwanda, na KAGAME bari basanzwe bazi usanzwe avuga imvugo zikakaye ndetse zirimo n’ubwishongozi, kwigamba n’ibindi kuri ubu KAGAME akaba afite imivugire ituje kandi akaba noneho yagaragaye nk’umuntu ufite intege nkeya bikaba byagaragaje ko ashobora kuba ari mu bihe bitamworoheye n’ubwo bitari ku rwego rw’abamubika ko ari muri coma cyangwa yapfuye
Nyuma yo kumva ibyagiye bivugwa na Perezida KAGAME ku ngingo zitandukanye The Rwandan twifuje kumva icyo bamwe mu mpuguke n’abasesengura politike y’U Rwanda bavuga ku myitwarire ya KAGAME. Muri icyo kiganiro The Rwandan yabashije kuvugana n’umwe mu barimu muri kaminuza y’U Rwanda atwemerera kutuvugisha ariko adusaba kudatangaza umwirondoro we ku mpamvu z’umutekano we atebya yagize ati: “nanjye ntabwo nifuza kubura akazi kanjye nk’uko byagendekeye Karasira” twamubajije uko yabonye ikiganiro cya Perezida KAGAME, atubwira ko icya mbere abanyarwanda batakagombye gutera amabuye Padiri Thomas Nahimana na bagenzi be bageze aho babika KAGAME kuko nibura byatumye abasha kuboneka n’abanyarwanda bakamubona kandi agasubiza ibibazo by’ingutu bireba ubuzima bw’igihugu bitanjyaga gusubizwa n’undi wese uretse umukuru w’igihugu.
The Rwandan yahise ibaza uwo mwarimu muri Kaminuza niba nawe atekereza ko KAGAME yaba yabonetse kubera igitutu cy’abamubika uno mwarimu asubiza ko ariko bimeze, yagize ati: nibyo rwose ababika KAGAME bari bamaze kugira impamvu zumvikana ku buryo nabo bari mu gihugu ndetse n’abari mu buyobozi bw’igihugu bamwe bari batangiye gushidikanya ku buzima bwe, uno mwarimu muri kaminuza akaba asanga KAGAME yabonetse atari ugutinya padiri umubika ahubwo byari ugutinya bamwe mu ngabo ze batari bafite amakuru ahagije ku buzima bwe (kuko bimenywa na bake) aba bakaba bashobora kugendera ku makuru atangazwa na Padiri Thomas Nahimana bakaba bamuhirika ku butegetsi.
Indi mpamvu ni ikibazo cya Rusesabagina kubera igitutu cy’amahanga byamusabaga ko aboneka ngo agire icyo abivugaho kuko ukurikije na none ingufu z’abakurikirana ikibazo cya Rusesabagina bitari kuvugwaho n’undi muntu utari KAGAME
Ihuriro ryo kubura kwa KAGAME nicyo avuga ku bibazo bya Congo.
The Rwandan yabashije uwo mutumirwa wayo icyo avuga ku magambo ya KAGAME ku bibazo bya Congo na mapping report uno mwarimu muri kaminuza asubiza ko ubundi aho ariho ruzingiye, aseka yagize ati“wari warigeze ubona KAGAME avuga ku bibazo bikomeye kuriya akabivuga yuzuye amaganya?” Umutumirwa ati: “KAGAME ntabwo yapfuye gusa ubushobozi bwe bwamaze gupfa” ati:”KAGAME yanaciriye amarenga abamurwanya ko ahubwo noneho ubu banakwicarana bakaganira ku bibazo by’igihugu kuko nta yandi makiriro afite. Reka nguhe urugero, sinzi niba wumvise ko KAGAME ubwo yabazwaga ku kibazo giteye inkeke kimaze kuba icyorezo cy’abapolisi bamaze igihe barasa abantu bafunzwe bakavuga ko bari bagiye gutoroka ubusanzwe babiherewe ububasha na KAGAME wari warababwiye kunjya babarasa kumanywa y’ihangu ariko ubu aragaragara mu mvugo ituje cyane, avuga ko bigomba guhagarara!
Ikindi mutakurikiye ni uko KAGAME kuvuga ijambo Genocide bisigaye bimunanira, naho arivugiye ukabonako riturutse kure. Ikindi gitangaje kuri KAGAME n’ubwo yigambye kuri Rusesabagina agatera ubwoba n’abandi ko azabafata ariko yagaragaje ubwoba batewe no kuba barashimuse Rusesabagina kugeza ubwo avuga ko bo icyo bakoze ari ukumubeshya akizana.
Tugarutse ku bya Congo rero muzi imvugo zikomeye zagiye zikoreshwa na KAGAME ubwe ubwo yavugaga ko bagiye gucyura impunzi ngo abemeye bagataha ariko abanze bakabarasa n’izindi…. wa KAGAME wari ufite amarere ameze kuriya ntabwo ariwe KAGAME urimo kutugaragarira ku buryo bigaragara ko hari ikintu kinini gitutumba hagati ya KAGAME n’abamukoreshaga abo akaba ari nabo afitiye ubwoba kurenza abanyarwanda, mwarimu yagize ati: “ngirango nawe Wabyumvise KAGAME afite ubwoba atari yarigeze agira na rimwe ku bibazo by’amahano bakoreye muri Congo urumvako avuga ko hari ibihugu by’amahanga byari biri inyuma y’amahano yakoreye muri Congo none ubu bikaba byarahindukiye bikamwihakana bikabigereka k’U Rwanda kandi ibyo bihugu aribyo byakoreshaga KAGAME, n’ubwo ateruye ngo avuge ibyo bihugu ariko abasesengura politike y’U Rwanda bazi neza ko Amerika n’U Bwongereza aribo bagize KAGAME icyo aricyo uno munsi ni nabo bamukingiraga ikibaba mu mahano yose yagiye akora agasa n’aho afite ubudahangarwarwa. Ndaguha urugero, ngirango wabonye uburyo uwari umushinjacyaha wa Arusha yashatse gufungura dossier ku bwicanyi bwakozwe n’Inkotanyi agahita yirukanwa.
Umutumire wacu akaba abona abo bagabo ntacyo bagicyeneye kuri KAGAME bityo bakaba baramujugunye kandi KAGAME akaba amaze igihe mu ntambara y’ubutita yarwanaga wenyine n’ibyo bikomerezwa mu gikari, gusa yaba ibyo avuga ko ibyo bihugu by’amahanga bishyigikiye Dr Denis Mukwege usaba urukiko mpuzamahanga rugomba kuburanisha ibyaha by’ubwicanyi bwakorewe mu burasirazuba bwa Congo bunashinjwa ingabo z’U Rwanda, KAGAME wumvise ko ibyo bihugu bishyigikiye ubwo busabe nabyo bizisanga muri izo manza ngo kuko aribyo byateguye ibyo bikorwa byose kuva muri za 1990 barangiza bakabihirikira k’U Rwanda mu mvugo ya KAGAME yabaye nkuburira Amerika n’U Bwongereza ko nibibeshya bagashyigikira iby’urwo rukiko we nanjya kuburana atazahera ku bya vuba ahubwo azagaragaza uruhare rw’ibyo bihugu mu kubaho kw’Inkotanyi kuva muri 1990 icyo ibyo bihugu byari bigamije, icyo byagezeho bibikuye mu gukoresha KAGAME n’ibindi…
Ndetse nawe usesenguye ibyavuzwe na KAGAME urumva ko aca amarenga ko n’uruhare rw’ibyo bihugu mw’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ibya Genocide yakorewe abatutsi n’ibindi.. Ko afite amabanga yabo kandi nibashyigikira urwo rukiko ayo mabanga KAGAME ababikiye azayashyira hanze ku bwe ni nk’aho yabibukije ko nibamunjyana mu rukiko atazagenda wenyine .
Ni iki abanyarwanda bashobora kungukira mwihangana rya KAGAME naba shebuja ?
The Rwandan yabajije uyu mutumirwa niba abona kubwe kuba KAGAME yatangiye gutera ubwoba biriya bihugu by’ibihangange bishobora gutuma bisubiraho ku cyemezo bafashe maze, mwarimu asubiza muri aya magambo: “umva nkubwire munyamakuru kandi ubyumve KAGAME wa wundi dusanzwe tuzi w’igihangange umwe waduteye ubwoba uwo we ntabwo azigera yongera kuboneka simvuga ko KAGAME yapfuye nk’uko ba bavandimwe babivuga ariko imbaraga zose za KAGAME zamaze kurangira kuko abatumaga abasha kuba uwo ariwe bamaze kumutera umugongo cyera.
None se wowe ni iki utabonye? Kuki se mutibajije impamvu Amerika n’U Bwongereza aribo batangije gahunda yo gusaba ko imvugo ya Genocide yakorewe abatutsi yahindurwa kandi aribo bari baragize uruhare mu gusaba ko iyo nyito yakwitwa gutyo? Ntacyo wowe wumvamo? Kuki se KAGAME nawe ubwe yatangiye kwimenyereza kudakoresha iyo mvugo aho ariho hose keretse igihe bimucitse ubundi atakibikoresha? Ntacyo ubyibazaho wowe? Kuki se utigeze nk’umunyamakuru utekereza ku mpamvu igihe.com nk’ikinyamakuru tuzi umurongo wacyo cyaba cyaratinyutse kugaragaza uwahoze ari perezida wa Amerika arimo guheheta umwana w’umukobwa mu ndege? Ibyo bintu wari warigeze utekereza ko byashoboka se? Menya ko Bill Clinton ari mu banjyanama bakuru ba Perezida KAGAME ndetse we n’uwahoze ari Minisitire w’intebe w’U Bwongereza bafite imishinga myinshi bafatanyije na KAGAME harimo n’umwe w’icyogajuru uherutse guhomba, none se ntabwo urimo uratekereza imbaraga Amerika irimo gushyira ku Rwanda kuri Rusesabagina? None se ntabwo watunguwe no kubona Bill Clinton asanzwe ari inshuti magara wa Perezida KAGAME wanagize uruhare mu kumugira icyo aricyo ubu ngubu ariwe ufata iya mbere mugutangaza ko ashyigikiye Dr mukwege usaba urukiko mpuzamahanga rugomba kuburanisha ibyaha byakorewe mu burasirazuba bwa Congo no gushyigikira ko mapping report yagize uruhare mugutabisha mutubati twa UN yakwegurwa igakurwaho ivumbi?
The Rwandan noneho yabajije umutumirwa icyo abanyarwanda basanzwe ku ngoyi ya FPR bakwitega tumubaza n’uruhare rwacu muri iyo mpinduka adusubiza muri aya magambo : icya mbere mukwiye kumenya byange bikunde impinduka yo irakomanga kandi uko byagenda kose iri hafi cyane, urukiko Dr mukwege usaba uko byagenda kose rugomba kunjyaho kandi n’ubwo KAGAME yatera ubwoba Amerika cyangwa Abongereza nk’uko abivuga mu rubanza ho azanjyamo wenyine kuko nk’uko abyivugira bamaze kumukoresha amarorerwa barangije babimugereka ku mutwe ibi bikaba bisobanuye ko rero byanze bikunze ubutegetsi bwa FPR buri mu marembera kandi ku bazi kumva Perezida KAGAME yabiberetse.
Icyo Dusabwa noneho nk’abanyarwanda ni iki? Dukwiye gushimira Padiri Thomas Nahimana kuba yadufashije kuvumbura KAGAME akaboneka ndetse akatwereka mu by’ukuri uko ikibazo cy’U Rwanda gihagaze kugeza ubu.
Bakwiye guhagarika kurangazwa na none n’amakuru ya Padiri Nahimana ahubwo hari icyo basabwa. Ntabwo KAGAME w’igihangange ubu ahari ubu dufite KAGAME wihebye ufite agahinda urimo kureba iherezo rye rimusatira kandi adafite ibisubizo, dufite KAGAME ariko ugifite ibisigisigi ku buryo umuntu wese uza kurangara ashobora gusiga amuhitanye . Turasabwa kwishyira hamwe n’abatarabinjyamo bakabyinjiramo n’uko twebwe nk’abanyarwanda ku nyungu z’abaturage bashobora gutikirira mu ihirikwa rya KAGAME kuko nibikorwa n’abazungu bazakoresha bamwe mu bamwegereye, mu gukuraho KAGAME bagahita baha undi ingufu bari barahaye KAGAME tutazi niba icyo gihe nk’abanyarwanda tuzabyungukiramo. Niyo mpamvu dusabwa kwishyira hamwe tukabwira KAGAME ko noneho ubu amakiriro yonyine afite ari twebwe abanyarwanda kuko nta handi afite ho gucikira tukamubwira ko mu buryo bwihutirwa yahita ahura n’abatavuga rumwe nawe bakicara ku meza bakareba uburyo bazanzamura igihugu gishobora kuba cyerekeza mu bihe bibi cyane, turasabwa nibura kumvikana nk’abanyarwanda tukemerenya icyo tuazamukoresha kuko ariyo makiriro yonyine afite kuko nahirikwa n’abazungu mu byo yaruhiye byose nta kintu namba azaramura bityo tugasaba Perezida KAGAME mu rwego rwo kwirinda imivu y’amaraso ishobora kumeneka ko yahita afata igihugu akagisubiza bene cyo aribo banyarwanda nuko Rubanda ikongera kugira ijambo mu gihugu cyayo.
Ntabwo narangiza ntashimiye KAGAME ko nyuma yo gusoma iherezo rye nibura umwanya muto yabashije kubona yabashije guca iteka rihagarika abicanyi baba police bari bagiye kumara umuryango Nyarwanda babarasa ku buryo byari bimaze gutera impungenge kandi bikaba byakorwaga n’ubundi bagendera kw’iteka ubwe yari yaraciye ko bazanjya barasa abanyarwanda ku manywa y’ihangu, kuba yaciye iryo teka rica urugomo bishobora kuba inzira nziza noneho ku banya Politike bari imbere mu gihugu kuba bakorana n’abaturage hagahita hatangizwa Revolution y’abaturage abanyarwanda tunyotewe nta bwoba dufite bwo kuraswa n’abashinzwe kuturinda.
Reka nsoze namwe The Rwandan mbashimira ku kazi keza mukora kandi mbashimira kuba mwantumiye ngo Tuganire .
U RWANDA SI IGIHUGU KIGURISHWA: KWAMAGANA AMASEZERANO U RWANDA RWASINYANYE NA USA
ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU No ISH 2020/09/010/Kiny
Ku itariki ya 28 Gicurasi 2020 u Rwanda rwagiranye n’igihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika, amasezerano arebana na “status” y’ingabo zayo mu gihugu cy’amahanga, mu magambo ahinnye SOFA (Status of Forces Agreement). Nyamara ayo masezerano yagizwe ubwiru na Leta ya Kigali kugeza ubu ndetse ntiyigeze akurikiza inzira zemewe n’amategeko, harimo kuyamenyesha inteko ishinga amategeko ngo iyemeze no kuyatangaza mu igazeti ya Leta. Ibyo byatumye, Ishyaka Ishema, ku itariki ya 03 Kamena 2020, risohora itangazo rigenewe itangazamakuru No ISH 2020/06/006, dusaba abayobozi b’u Rwanda kudakomeza kugira ubwiru amasezerano igihugu kigirana n’ibindi bihugu by’amahanga kuko ubusanzwe yagombye kuba akorwa mu nyungu z’abenegihugu bose.
1. AYA MAZEZERANO U RWANDA RWAKORANYE NA LETA ZUNZE UBUMWE Z’AMERIKA ATEYE INKEKE.
A. UKO TWAMENYE IBIKUBIYE MURI AYA MASEZERANO
Ishyaka Ishema rimaze kubona ko amasezerano agizwe ubwiru, byaduteye inkeke maze dushaka kumenya ibiyakubiyemo. Twegereye abayobozi ba Leta zunze ubumwe z’Amerika tubagezaho impungenge zacu n’iz’Abanyarwanda bose muri rusange, ni bwo badutangarizaga ayo masezerano yanditse mu rurimi rw’icyongereza kandi akaba asinyweho n’impande zombi zayagiranye.
Nk’uko bigaragara, ayo masezerano ashyinguwe ku izina ry’ “Amasezerano n’izindi nyandiko mpuzamahanga, urutonde No 20-528, akaba afite umutwe ugira uti: “AMASEZERANO HAGATI YA GUVERINOMA YA LETA ZUNZE UBUMWE Z’AMERIKA NA GUVERINOMA YA REPUBULIKA Y’U RWANDA AGENA STATI Y’INGABO ZA LETA ZUNZE UBUMWE Z’AMERIKA MU GIHUGU CY’U RWANDA”.
B. IBIKUBIYE MURI AYO MASEZERANO YAGIZWE UBWIRU
-Muri macye ayo masezerano agamije gutuza ingabo z’Amerika ku butaka bw’u Rwanda akanazemerera kuhakorera ibikorwa by’ubwoko bwose nta genzura cyangwa indi nkomyi iyo ariyo yose. Ibi bikaba bihabanye n’itegekonshinga ndetse n’andi mategeko.
– Aya masezerano aha uburenganzira Minisiteri y’Ingabo ya Leta Zunze ubumwe z’Amerika:
– Kohereza ingabo n’abakozi bayo gukorera mu Rwanda nta ruhushya basabye, kwinjira no kwinjiza ibikoresho byabo, gusohoka no gusohora ibikoresho byabo nta sakwa ribayeho.
– Gutumiza no kohereza mu mahanga ibikoresho byose bifuza nta genzura cyangwa andi mananiza, hakoreshejwe inzira zose bashaka: iz’ikirere, ubutaka cyangwa amazi.
– Gushyiraho iminara ya Radiyo yigenga.
– Gusonerwa imisoro n’amahoro y’ubwoko bwose mu gihe bakiri mu mbibi za Repubukika y’u Rwanda, kugira ubudahangarwa bungana n’ubw’ abahagarariye ibihugu byabo.
– Kwambara gisirikare no kwitwaza intwaro igihe cyose bari mu kazi kabo, kandi mu gihe cyose bakorera ibyaha abatarebwa n’aya masezerano bakaburanishwa n’inkiko z’Amerika hanakurikijwe amategeko y’Amerika.
– Ko nihavuka andi makimbirane ayo ariyo yose ashingiye kuri aya masezerano batazigera bitabaza inkiko ahubwo bazayarangiza mu bwumvikane.
– Kuzibukira ibirego byose byaturuka ku gihombo, kwangiza, gukomeretsa cyangwa urupfu biturutse ku bakozi babo bari mu kazi.
-Ikibabaje kandi gikwiye gutera agahinda buri munyarwanda ukunda igihugu cye ni uko aya masezerano akubiye mu ngingo 16 zose nta na hamwe agaragaza inyungu u Rwanda rwo ruzayakuramo.
2. TURASANGA:
-Abategetsi ba RPF Inkotanyi bakomeje politiki yo gusuzugura rubanda, bahonyora amategeko, no gufata bugwate inzego z’igihugu bakazikoresha mu nyungu zabo gusa, zidafite aho zihuriye n’iza rubanda birengagije ingingo ya 167, igika cya mbere n’icya kane n’ingingo ya 170 z’itegeko nshinga ry’u Rwanda.
Naho ingingo ya 169 y’iryo tegeko, mu gika cya mbere igira iti:
“Birabujijwe gukora amasezerano mpuzamahanga yemera gutuza ingabo z’amahanga mu Gihugu”.
– Turasanga ibikubiye muri aya masezerano byambura igihugu cyacu ubusugire bwacyo kandi bikavogera bikabije n’uburenganzira bw’umwenegihugu;
-Aya masezerano abangamiye cyane umutekano w’igihugu ndetse n’uwa Akarere kose muri rusange;
-Aya masezerano agamije kugurisha u Rwanda mu buryo budasubirwaho;
-Amasezerano nk’aya abayobozi ba Repubulika ya mbere n’iya kabiri banze kuyasinya mu rwego rwo gusigasira inyungu rusange n’ubusugire bw’igihugu cyacu.
3. KUBERA IZO MPAMVU ZOSE
Turasaba Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda na yo gusuzumana ubushishozi aya masezerano, maze igategeka Guverinoma ya RPF guhita iyasesa byihuse kuko akocamye kandi adakurikije amategeko y’u Rwanda.
U RWANDA SI IGIHUGU KIGURISHWA.
Harakabaho Repubulika y’u Rwanda
Harakabaho ubutegetsi bukorera mu mucyo na Demokarasi
Harakabaho u Rwanda rwigenga
Bikorewe Montreal kuwa 13/09/2020
Nadine Claire KASINGE
Perezidante
Ishema Party
Dosiye / Paul Rusesabagina: Maître Joseph Cikuru Mwanamayi avuga ko amategeko yishwe mu ikubitiro
Padiri Thomas Nahimana kuli Radio Urumuri ati Mbifitiye gihamya. Iyo gihamya ni iyihe?
Urubanza rwa Rusesabagina: umutekano wari wakajijwe

Bwa mbere imbere y’urukiko, Paul Rusesabagina yemeye ko yateye inkunga y’ama-euro 20,000 (arenga miliyoni 22 mu mafaranga y’u Rwanda) umutwe wa gisirikare wa FLN urwanya leta y’u Rwanda, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.
Bwana Rusesabagina w’imyaka 66, yanze kwiregura ku birego byose 13 ashinjwa, asaba kwemererwa kugenda yiregura kuri buri kimwe kimwe ukwacyo.
Avuga ko yavuze birambuye ku byo aregwa ari kubazwa n’ubushinjacyaha, ko ubu adashaka kubigarukaho aka kanya.
Uruhande rwe rwasabye ko arekurwa agakurikiranwa adafunze kubera impamvu zitandukanye zirimo ko arwaye, ibyo ubushinjacyaha bwasabye ko bitakorwa kubera ubukana bw’ibyo aregwa
Abanyamakuru n’abandi bemerewe kurwinjiramo babanje gusuzumwa Covid-19 mu gitondo cyo ku wa mbere bahita bahabwa ibisubizo – igikorwa kidasanzwe mu zindi manza ziri kuburanishwa muri iki gihe.

Umutekano wari wakajijwe bigaragara ku rukiko rw’ibanze rwa Kagarama ku Kicukiro nkuko umunyamakuru wa BBC abivuga.
Abanyamakuru batoranyijwe bakanapimwa Covid-19 muri iki gitondo, ni bo bemerewe gukurikirana uru rubanza, abandi bahejejwe hanze ndetse basabwa kuva hafi y’urukiko.
Nibwo bwa mbere Paul Rusesabagina yari agejejwe imbere y’urukiko.
Ni nyuma y’ibyumweru bibiri yeretswe abanyamakuru i Kigali ko yafashwe, mu buryo butavugwaho rumwe hagati ya leta n’uruhande rw’abo mu muryango we.
Bwana Rusesabagina, yamenyekanye cyane kubera inkuru ye yakinwemo film ‘Hotel Rwanda’ izwi cyane ku isi ivuga ku bemeje ko yabarokoye muri Hôtel des Mille Collines muri Jenoside yo mu Rwanda.

Yarezwe ibyaha bishingiye ku bitero by’umutwe wa FLN ku Rwanda mu 2018 na 2019 byaguyemo abantu mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, ahegereye ishyamba rya Nyungwe.
Umutwe wa FLN ni ishami rya gisirikare ry’impuzamashyaka MRCD-Ubumwe, Bwana Rusesabagina abereye umukuru wungirije.
Umubiligi w’Umunyarwanda
Umunyamakuru wa BBC ntiyemerewe kwinjira mu rukiko, gusa bamwe mu banyamakuru bari barurimo bavuga ko Bwana Rusesabagina atigeze agira icyo avuga kinini mu rubanza, ko havuze abari kumwunganira.
Uregwa yabwiwe ko ashinjwa ibyaha bigera kuri 13:
- Kurema umutwe w’ingabo utemewe
- Gutera inkunga iterabwoba
- Iterabwoba ku nyungu za politiki
- Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba
- Gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba
- Kuba mu mutwe w’iterabwoba
- Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba
- Ubufatanyacyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake
- Ubufatanyacyaha ku gufata umuntu ho ingwate
- Ubufatanyacyaha ku kwiba hakoreshejwe intwaro
- Ubufatanyacyaha ku gutwikira undi inyubako
- Ubufatanyacyaha ku gukubita cyangwa gukomeretsa
- Ubufatanyacyaha ku gushyira abana mu mirwano cyangwa gukora ibya gisirikare.
Abari kumwunganira bavuze ko uru rukiko rw’ibanze rwa Kagarama rudafite ububasha bwo kumuburanisha kubera impamvu zitandukanye.
Muri zo bavuze ko bashingira ku hantu ibyaha aregwa byakorewe, aho ubu byitwa ko atuye (Remera), no ku bwenegihugu bwe – Ububiligi na Amerika yeremewe guturamo – aho adakurikiranweho icyaha icyo ari cyo cyose.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko nta ngingo y’amategeko yatuma uregwa ataburanishwa n’uru rukiko.
Buvuga ko Bwana Rusesabagina ari Umunyarwanda w’Umubiligi, kandi ko ibyaha byose byakorewe ku butaka bw’u Rwanda bishobora kubazwa uwo ari we wese ubishinjwa hatitawe ku bwenegihugu.
Urukiko rwagiye kwiherera ngo rusuzume iburabubasha ry’uru rukiko rwa Kagarama rivugwa n’abunganira uregwa, ku kuburanisha ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rye.
Rugarutse, abacamanza bemeje ko uru rukiko rufite ububasha bwo kumuburanisha.
Ntiyavuze byinshi ku byaha aregwa
Ubushinjacyaha bwafashe umwanya munini busobanura uko Bwana Rusesabagina yakoze bimwe muri ibi byaha aregwa.
Buvuga ko bufite ibimenyetso ko yavuganaga, yafashije gushakisha no koherereza amafaranga umutwe wa FLN kugira ngo ugabe ibitero ku Rwanda.
Bwana Rusesabagina ahawe ijambo ntiyashatse kuvuga ku byaha aregwa, aka kanya. Yavuze ko yabivuzeho bihagije abazwa mu bushinjacyaha kandi byanditswe.
Yavuze ko ibyaha byakozwe na FLN bitari mu nshingano bari bahaye uwo mutwe. Ndetse ko yabisabiye imbabazi.
Uruhande rwe rwasabye ko arekurwa by’agateganyo agakurikiranwa adafunzwe kuko arwaye kandi atacika ubutabera.
Ubushinjacyaha busaba ko akomeza gufungwa kuko aregwa ibyaha bikomeye kandi abarwaye bafunzwe hari uburyo bavurwamo.
Urukiko rwavuze ko tariki 17 z’uku kwezi ari bwo ruzatangaza umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.


Uruhande rwa leta ruvuga ko Bwana Rusesabagina ubwe yihitiyemo abunganizi babiri: David Rugaza na Emeline Nyembo, bo mu rugaga rw’abunganizi mu nkiko mu Rwanda.
Umuryango we wo uvuga ko washyizeho itsinda ry’abanyamategeko barindwi, barimo umwe wo mu Rwanda, bifuza ko bamwunganira ariko batarabyemererwa.
Bwana Rusesabagina ubwe ni we ushobora kugira icyo avuga kuri abo bunganizi b’impande zombi.
Mu kiganiro na BBC mu cyumweru gishize, Bwana Rugaza yavuze ko Rusesabagina afite uburenganzira bwo guhitamo bamwe, cyangwa no kunganirwa n’abo bunganizi bose hamwe bafatanyije.
BBC
Abo mu muryango wa Paul Rusesabagina baramutabariza
Umuryango wa Paul Rusesabagina uravuga ko uhangayikishijwe n’imibereho ye muri gereza nyuma yo kwitaba urukiko ku nshuro ya mbere.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’Ijwi ry’Amerika, umukobwa wa Paul Rusesabagina, Carine Kanimba, aravuga ko Leta y’u Rwanda yari ikwiye kubanza gusobanura uko yafashwe. Yatangiye abwira mugenzi wacu Venuste Nshimiyimana uko bamubonye ageze mu rukiko kuwa Mbere rw’ibanze rwa Kicukiro kuwa Mbere tariki ya 14/9/2020.
Uko abashyigikiye Leta y’u Rwanda bagaragaje imyiregurire ya Rusesabagina
Abanyarwanda tuzahunga kugeza ryari? // Nahunze kuva ndi umwana muto Interahamwe n’Inkotanyi
Abaturage ba Bannyahe bati”Leta yananiwe kutwishyura || baduteranyije n’abaducumbikiye
Igice cya 7 cy’ikiganiro kuri kudeta yo muri 1973
Mu kiganiro Murisanga turumva igice cya Karindwi kuri Kudeta yabaye mu Rwanda muri 1973.
Ni kudeta yakuyeho ubutegetsi bw’uwari Perezida Gerigori Kayibanda igashyiraho ubutegetsi bwa Perezida Yuvenali Habyarimana.
Haratumikirwa ahanini bamwe mu mfubyi z’abari abanyapolitiki bakomeye muri 1973.
Radio Ijwi ry’Amerika riravugana kandi n’abandi bantu bakurikiraniye hafi bimwe mu byaranze kudeta nyirizina.
Kuri iki cyumweru haahawe n’ijambo abifuje kugira icyo bongera ku biganiro byatambutse mbere.