Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10370 articles
Browse latest View live

Ese mwaba muzi icyo Bwana Pierre Damien Habumurenyi yazize?

$
0
0

Amakuru ava mu icukumbura n’iperereza ryakozwe n’umunyamakuru wa The Rwandan arerekana mu by’ukuri icyo Bwana Pierre Damien Habumuremyi yazize.

Mbere na mbere amakuru dufite ni uko ubu Bwana Habumuremyi ameze nk’itungo ritegereje ko nyiraryo azagira umunsi mukuru akaribaga, ku buryo n’indwara asanganywe y’umutima yongereye ubukana dore ko bizwi ko asanzwe ku miti y’umutima!

Ikintu cya mbere Bwana Habumuremyi yazize ni ubwirasi n’ubwiyemezi yagaragazaga mu mikorere ye yitwaje ko yafashije Perezida Kagame kwiba amatora mu 2003 akiri muri Komisiyo y’amatora ndetse ko na Perezida Kagame yamuhaye ububasha bw’umurengera.

Gushimwa na Perezida Kagame ko ari we wishimiye urupfu rwa Colonel Patrick Karegeya mbere y’abandi akanabishyira kuri twitter mu gihe abandi bari bicecekeye nabyo byagaragaye nk’ubushyanutsi cyangwa kogeza atazi amakipe yakinnye agamije kuneza shebuja no gushaka amanota meza!

Ubu bwirasi no kwihagararaho bya Bwana Habumuremyi akenshi yabiterwaga n’ipfunwe yaterwaga no kuba umuhutu uvuka mu majyaruguru, noneho ububasha yari ahawe ku bikonyozi by’abatutsi butuma ararama mbese bimera nko muri ya ndirimbo y’impala “Baba bamuhaye Jali yiyongereraho Butamwa na Ngenda” ! Ngaho kuri za Twitter sinakubwira yigana inka kunnya mu rugo.., nguwo mu gukora za filimi zigoreka amateka nk’uko FPR ibishaka, ngibyo ibitabo bisingiza Perezida Kagame n’ibindi.. mbese uwapfuye yarihuse!

Bwana Habumuremyi muri ubwo bubasha bwe twavuga ko yarebye inkoresho ya se (FPR) igitsure aho yirenzaga ba Eugène Barikana na Protais Musoni bakoranaga hafi.

Ibi byateye ubwoba n’umujinya benshi muri FPR batiyumvisha ukuntu umuhutu w’umukiga ashaka kubagaraguza agati no kubasuzugura yitwaje ko yizewe na His Excellency.

Bimwe mu byateraga umujinya ni ingendo zo mu gihugu hose aho bamwe mu bayobozi bararaga bagenda ijoro bagana cyangwa bava aho Bwana Habumuremyi yabaga yasuye mu gihe Bwana Habumuremyi we yabaga yagiyeyo akanavayo n’indege.

Uretse ibyo ubwirasi bwe yabuvanzemo kujya mu bagore no kubaka amahoteli akiyibagiza ko hari benshi mu bakoreye Cyama kumurusha batayafite.

Ikindi cyateraga umujinya ni amategeko yatangaga avuga igihe ntarengwa umushinga runaka, ikibazo runaka cyangwa iyubakwa ry’igikorwa runaka kigomba kuba cyarangiriye, ibyo ugasanga bigusha mu makosa ndetse bigatera isoni bamwe mu bayobozi barimo n’abamurusha ububasha muri Cyama!

Benshi ndetse babonaga Bwana Habumuremyi ameze nka ya mbeba irya umuhini yototera isuka dore ko bivugwa ko nyuma ya Barikana na Protais Musoni hari hagezweho Madame Stella Ford Mugabo kandi bizwi ko ahagarikiwe n’ingwe!

Ibi rero byatumye abantu bo muri FPR bamuhagurukira mpaka bamwikijije. Muri uko gushaka kumwikiza byabaye ngombwa ko hitabazwa  Gen Jack Nziza nawe wari urwaye Bwana Habumuremyi kubera umuntu wa hafi wa Gen Jack Nziza, Bwana Habumuremyi yarimo arya isataburenge.

Gen Jack Nziza siniriwe mubabwira abenshi muzi ko agira dossier kuri buriwe wese ndetse n’iyo idahari arayihimba.

Mu gushakisha rero haba habonetse amakuru y’umuvandimwe wa Bwana Habumuremyi witwa Cyprien uba muri FDLR, nyuma y’ibi n’ibindi birego yarezwe tutaramenya ntacyari kubuza His Excellency kumushyira ku gatebe mu gihe Gen Nziza na bagenzi be bagitekinika uburyo yashyirwa mu gihome umutima  nutamuhitana mbere yaho!

Mu gusezera ariko mu kwikura mu isoni Habumuremyi yararikocoye aca amarenga aho yasabye uwamusimbuye Bwana Anastase Murekezi kudakorera ku bwoba. Mbese byari nko kumubwira ikimutegereje.

Iyi myitwarire ya Bwana Habumuremyi yatumye yangwa urunuka kugeza no ku bakozi bakoranaga hafi, dore ko abo bakozi bahise bakora umunsi mukuru w’uko Bwana Habumuremyi yakuweho ndetse n’ayo makuru ataratangazwa ku mugaragaro!

Mu gihe bamwe mu badepite batari bazi ibyabaye bari mu zasabwe bitotomba ngo Bwana Habumuremyi yabasuzuguye, nyamara ibikomerezwa byo muri FPR byari bizi ko yiyicariye iwe binazi ko amaze iminsi akuweho hagishakishwa undi muteruzi w’ibibindi wo kujya mu kigwi cye dore mu rwego rwo kurangaza amahanga n’abandi barindagiye umwanya wa Ministre w’Intebe uba ugomba guhabwa umuhutu!

Mu kwikiza Bwana Habumuremyi, FPR yahise iboneraho guca indi mivuno yari imaranye iminsi nko kujyana James Musoni mu bikorwa remezo  ngo agurishe EWSA ku masosiyete ya FPR ndetse no kugarura Joe “Utumabahutu” Habineza mu kibuga nk’umu STAR ba bandi bakina za sinema cyangwa abacuranzi haganijwe kwigarurira urubyiruko n’abandi bakunzi ba “JOE” dore ko ibyo kwa JOE bihora bimeze nka sinema!

Ubu Bwana Habumuremyi babaye basa nk’abamuretse ariko imikorere ya FPR irazwi ni mu rwego rwo kumunaniza mu mutwe, igisigaye n’uko bazatangira kumushyiraho ubushotoranyi no kumujomba ibikwasi bijyanye no kumuhimbira ibyaha cyangwa kubyutsa amadosiye ya kera. Bwana Habumuremyi nadashobora kwihangana ntazabura igikorwa akora cyangwa amagambo avuga bakaba baramubonye kandi navuga ko byatangiye kuko bivugwa ko ngo hari uwamubajije uburyo agiye kubaho asubizanya ubwishongozi bwinshi ko za hoteli ze zimuhagije!

Ngayo nguko

Marc Matabaro

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com


Isano y’intamba y’inkotanyi na Ex FAR n’intambara ya RPF na FDLR

Ihangana rya Jack Nziza na Gasana Rurayi rikojeje isoni Polisi y’u Rwanda

$
0
0

Tariki ya 13 Kanama 2014 nibwo Polisi y’Igihugu yatangaje ko ACP Theos Badege asimbuwe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ubugenzacyaha na ACP Tony kuramba. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Damas Gatare, yari yatangaje ko ACP Badege agiye kujya kwiga. Uretse ko hari abakekaga ko Badege yashakaga gukuramo ake karenge (ngo ajye mu kazi kadatuma biba ngombwa ko hari abo agirira nabi barengana) akisabira kuvanwa kuri uriya mwanya.

Nyuma y’iminsi itanu ACP Theos Badege asimbuwe na ACP Tony Kuramba ku mwanya w’Umuyobzi mukuru w’Ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda, bitunguranye ACP Theos Badege yasubijwe kuri uyu mwanya. ACP Theos Badege ayoboye CID naho Tony Kuramba akamwungiriza.

Amakuru The Rwandan ifite aremeza ko izi mpinduka zivanze no kwivuguruza ari ihangana riri hagati ya Gen Jack Nziza n’umukuru wa polisi, Emmanuel Gasana uzwi kw’izina rya Rurayi.

Iri hangana ryafashe intera mu minsi ishize ubwo Gen Jack Nziza yakoresheje uko ashoboye agashyira umuntu we wa hafi Dan Munyuza muri polisi iruhande rwa Gasana Rurayi mu rwego twavuga ko ari ukumugenzura.

Uretse iri hangana biravugwa ko muri iyi minsi Gasana Rurayi arimo kuzamuka mu bukire ku buryo bwihuse bityo bikaba bidashimishije Gen Jack Nziza kimwe n’abandi.

Amakuru dufite yandi n’uko mu gihe ba Gen Nziza na ba Munyuza baba bahugiye mu bwicanyi no guhiga abantu, abandi muri polisi baba barimo kwisahurira!

Natanga ingero 2:

-Uburyo Gasana Rurayi yashoboye guhesha amasoko abo bakorana agakuramo aye twavuga n’amasoko yo kugura ibikoresho bya kizimyamwoto bya Polisi, amamodoka ya polisi kubaka amazu n’ibindi akoresheje uwitwa Nicolas Kalisa,ushizwe gufata ibyemezo muri polisi ku masoko ajyanye n’ibintu tekiniki naho Gen Jack Nziza akanuye amaso kandi ubundi nta kijya kimucika. Ndetse bitangira kuvugwa ko Gasana Rurayi yaba ari we uri inyuma y’inkongi z’umuriro n’ibindi bikorwa by’urugomo mu gihugu kugirango hagurwe ibikoresho byinshi akuremo aye!

-Uburyo Gasana Rurayi yafatanije na ba Eric Kayiranga na Gakara kurya amafaranga yari afatanywe abantu bavuye kuyiba muri Congo. Ibyo DMI yarabivumbuye birasakuza, ko hari abantu batazaniye umuhigo intare ngo ibagabanye. Nibwo Rurayi yahitaga ashyira imbere Kayiranga na Gakara abizeza ko batazatinda mu buroko bazahita bajya kwirira amafaranga yabo ntawe ubahagaze hejuru. N’ikimenyimenyi amafaranga baregwa ni make cyane ugereranije n’ayo bambuye abayibye. Kuko havuzwe gusa ayashyizwe ku makonti bibagirwa kuvuga ayo bafashe ari inoti!

Ni muri urwo rwego rero Gen Jack Nziza yakoresheje ingufu nyinshi ngo agote Gasana Rurayi amushyira iruhande abantu be bo kumubuza guhumeka nka ba Tony Kuramba.

Ariko ibyo na Gasana Rurayi yahise abibona akoresha ingufu zose zishoboka zirimo no gukoresha Jeannette Kagame n’abandi bagore b’abasirikare bakuru ngo bavugire Theos Badege nk’umuntu baturutse hamwe i Burundi. Ariko Gen Nziza n’abandi nabo baranangiye bityo ari Theos Badege ari na Tony Kuramba baguma muri CID, n’ubwo bivugwa ko ari Theos Badege utegeka CID siko bimeze ahubwo twavuga ko we na Tony Kuramba bazakora nk’impanga uretse ko bivugwa hagomba kubaho amahinduka muri CID bitarenze amezi make hakajyaho ubuyobozi bushya uretse ko binavugwa ko impinduka zo muri polisi zitazasiga Gasana Rurayi dore ko igitutu kimuriho kitoroshye.

Muri make Badege na Kuramba barimo kuzunguzwa n’abanyabubasha kubarusha mbese barimo gukinishwa nk’inka mu gisoro!

Polisi y’u Rwanda yakomeje kugira ubuyobozi busa nk’ubujegajega, Gasana Rurayi niwe wasaga n’umazeho kabiri mu gihe hari abagiye birukanwa ndetse bagashyirwa mu zabukuru ikitaraganya nka Andrew Rwigamba wazize guha ikiraka cyo kuvugurura inzu polisi ikoreramo kwa Kabuga  umupfakazi wa Gen Fred Rwigema! Ngo bikaba byarakekwaga ko amafaranga Jeannette Rwigema akoresha yayahawe na Nyakwigendera Colonel Karegeya!

Marc Matabaro

The  Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

Gen Rusagara ngo yaba yazize kuvuga amagambo menshi!

$
0
0

N’ubwo byari byatangiye guhwihwiswa ko Gen Frank Rusagara yatawe muri yombi ariko ntabwo byari byakemejwe kugeza ubwo umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Gen Joseph Nzabamwita abitangarije ikinyamakuru The New Times kibogamiye kuri Leta ya FPR iri ku butegetsi mu Rwanda.

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko mu byo Gen Rusagara azira harimo ngo kuvuga amagambo menshi apinga ndetse no gushaka gutekereza nk’umuntu w’injijuke mu gihe i Kigali bibujijwe kwitekerereza ahubwo abantu batekererezwa!

Si ubwa mbere Gen Rusagara bamugeze amajanja kuko mu myaka yashize yafunganywe na Gen Kaka bazira ngo gutorokesha umucuruzi Assinapol Rwigara.

Amakuru tugikorera iperereza ryimbitse aravuga ko uretse Gen Rusagara hari n’abandi bashobora gutabwa muri yombi mu rwego rwo kwikiza buhoro buhoro abasanzwe muri Telefone ya Nyakwigendera Colonel Karegeya bidaciye igikuba cyangwa ngo bigire icyo bihungabanya.

Abazi Gen Rusagara bavuga ko ari umuntu udatinya kuvuga icyo atekereza nk’umuntu wese ujijutse ibyo bikamugonganisha na bamwe muri bagenzi be b’injiji baba bashyira imbere icyashimisha Perezida Kagame gusa.

Kuba Gen Rusagara yaratashye mu Rwanda avuye mu kazi muri Ambassade y’u Rwanda mu Bwongereza ntatahane n’umuryango we ndetse umugore we akaba ava inda imwe na Dr David Himbara (utavuga rumwe na Leta kandi ukorana hafi n’umuherwe Rujugiro) bishobora kuba biri mubyongereye urwikekwe.

Nk’uko byari byanditswe na bimwe mu binyamakuru ko Gen Rusagara yazize Dr Himbara, umunyamakuru wa The Rwandan yashoboye kuvugana na Dr Himbara wamutangarije ko nta makuru afite ku bijyanye n’ifatwa rya muramu we Gen Rusagara ko atanumva ukuntu bimwe mu binyamakuru bivuga ko Gen Rusagara ari we yazize  ngo mu gihe bizwi ko ubutegetsi bwa Perezida Kagame bufunga abajenerali uko bwishakiye ari abafite icyo bapfana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi cyangwa abatabafite.

N’ubwo umuntu atavuga ko Gen Rusagara yari umurakare ariko iyo umuntu arebye uburyo abantu arusha ubushobozi n’amashuri bagiye bazamuka mu ntera we ntazamuke umuntu yakwibaza ko ikibazo cye kimaze iminsi dore ko bivugwa ko ari umwe mu basirikare bakuru bake bafite abagore bataturutse i Burundi bityo bikaba bimuhesha amanota make mu gihe abagore b’abandi basirikare bakuru baba bagiye gupfukama kwa Jeannette Kagame bitwaje ko bava hamwe!

Kuba Gen Rusagara yaratawe muri yombi bivugwa ko bitaturutse ku mpamvu itunguranye ahubwo ariko igikorwa gisa nk’ikimaze iminsi hegeranywa ibyo bashobora kumugerekaho byose dore ko n’umuvugizi w’ingabo, Gen Nzabamwita atanatinyuka kuvuga ibyo azira uretse ko ngo hakekwa ko Gen Rusagara yakoranaga ngo n’abarwanya Leta.

Abasesengura ibya politiki yo mu Rwanda n’imikorere ya Perezida Kagame basanga iri fungwa ry’abasirikare bakuru rya hato na hato akenshi biba bigamije no gutera ubwoba n’abandi basigaye go babe ibikange ntihagire uwahirahira ngo agire icyo akora kinyuranyije n’inyungu za Perezida Kagame.

Ubwanditsi

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

Nyuma ya Gen Rusagara na Capt Kabuye harakurikiraho nde?

$
0
0

Muri iyi minsi amakuru arimo kuvugwa cyane n’itabwa muri yombi ry’abasirikare bakuru b’ingabo z’u Rwanda basezerewe mu ngabo bose baregwa ngo:”guhungabanya umutekano w’igihugu”.

Ubu twavuga ko igikuba cyacitse aho buri wese yibaza abagiye gukurikiraho. Nyuma y’ifatwa rya Gen Frank Rusagara na Capt David Kabuye.

Ikigaragara ariko n’uko iri tabwa muri yombi risa nk’iryibasiye abasirikare bageze ku ntebe y’ishuri, batazamutse mu ntera nk’abandi vuba na vuba, ikindi bakaba barasezerewe mu ngabo ikitaraganya bisa nko kubikiza.

Nk’uko twabivuze mu nkuru yacu Gen Rusagara bivugwa ko yaba yarazize kudatinya kuvuga icyo atekereza n’ubwo cyaba kitavuga neza imitegekere ya Perezida Kagame, bamwe mu bamuzi neza bavuga ko ngo iyo yatangiraga kuvuga abandi basirikare bagenzi bakizwaga n’amaguru nawe akabaseka avuga ati: “ko babujije kuvuga bababujije kumva?”

Gen Rusagara bivugwa ko igihe yari mu Bwongereza atatinyaga kuganira no kujya impaka n’uwo ari we wese kugeza no ku bantu batavuga rumwe na Leta. Ibi ku butegetsi nk’uburiho mu Rwanda byakwitwa kugambanira igihugu cyangwa guhungabanya umutekano.

Tugarutse kuri Capt David Kabuye bivugwa ko yatawe muri yombi kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Kanama 2014, ni umugabo wa Lt Col Rose Kabuye nawe washyizwe ku gatebe nyuma yo kugirwa igikoresho muri dosiye y’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana.

Abanyarwanda benshi bibuka igihe Lt Col Rose Kanyange Kabuye yatabwaga muri yombi mu gihugu cy’u Budage akoherezwa mu Bufaransa bigakurikirwa n’ifungwa rya za Ambassades z’u Budage n’u Bufaransa n’imyigaragambyo yari yateguwe na Leta aho intero yari “ROZA WACU…”. Ibi ntabwo byamuguye amahoro kuko akirekurwa yabaye nk’ujugumywe mu ngarani ahitamo kwicururiza inzoga mu kabari ke kari i Nyarutarama uretse ko ngo mu minsi ishize Perezida Kagame yajyaga amwohereza guhaha utuntu tumwe na tumwe mu Bushinwa mbese nk’umuyaya batumye ku isoko. Ubu amakuru dufite n’ukohari uturaka tw’ubwubatsi amazemo iminsi i Juba muri Sudani y’amajyepfo.

Aka kabari k’i Nyarutarama ka Lt Col Rose Kabuye n’umugabo we Capt David Kabuye gashobora kuba kari mu byarikoze n’ubwo mu minsi yashize kafunzwe, amakuru menshi avuga ko Capt David Kabuye akenshi yabaga yahembutse kubera agatama bikamuviramo kwivugira ibyo yishakiye byose.

Kuri uyu munsi mu gihe abandi babyinaga bategeye amaboko Jeannette Kagame, Rose Kabuye we yabareba ameze nk'uwibaza niba basaze

Kuri uyu munsi mu gihe abandi babyinaga bategeye amaboko Jeannette Kagame, Rose Kabuye we yabareba ameze nk’uwibaza niba basaze

Ari Gen Frank Rusagara ari na Capt Kabuye bari mu gikundi twakwita icy’abantu bize kandi b’abarakare bashoboraga gukomezanya n’ubutegetsi bundi bwasimbura uburiho ubu.

Mu byatangajwe n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Gen Joseph Nzabamwita harimo ko Capt Kabuye yatawe muri yombi muri gahunda y’iperereza ryakorwaga kuri Gen Rusagara, ese mama baba barakubise Gen Rusagara iz’akabwana agataka avuga Capt Kabuye?

Capt Kabuye uretse agatama n’inkumi ubundi benshi bemeza ko ari umugabo mwiza dore ko azi no kwihangana none se ko bari baramutwaye umugore bakamumusubiza intambara irangiye yari kugira ate? Hari benshi bibaza niba umugore we Lt Col Rose Kabuye we atazatabwa muri yombi dore ko bizwi ko Jeannette Kagame atamwiyumvamo kandi na Lt Col Rose Kabuye akaba asuzugura Jeannette Kagame bizwi kandi ntabihisha.

Amakuru agera kuri The Rwandan akomeje kwemeza ko iyi serwakira ahubwo ari bwo igitangira ku buryo benshi mu basirikare ba RDF barimo kwitanguranwa bajya gusaba imbabazi bavuga ko bari inyuma ya Perezida Kagame ko ntaho bahuriye n’ibipingamizi!

Tubitege amaso.

Ubwanditsi

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

Rwanda Day nako Kagame Day i Atlanta!

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko ubu harimo gutegurwa mu ibanga rikomeye umunsi wo kwamamaza Perezida Kagame i Atlanta muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Nk’uko ubutumwa bwa Email bwashyizwe ku rubuga rw’intore n’uwitwa Aimable Bayingana The Rwandan yashoboye kubonera kopi rubivuga ngo abitwa Intore za USA biteguye kwakira izindi ntore zivuye imihanda yose zirangajwe imbere ngo n’“Intore Nkuru” Perezida Kagame ku wa 20 Nzeli 2014!

Dore ubwo butumwa hano hasi:

To: urubugarw_intore@yahoogroupes.fr; diasporarwanda@groupesyahoo.ca
From: diasporarwanda@groupesyahoo.ca
Date: Fri, 22 Aug 2014 13:04:02 +0200
Subject: [diasporarwanda] Rwanda Day Atlanta

Ntore z’iwacu aho muri hose,Rwanda Day yongeye yaje! Turongeye turahuye tuvuye imihanda yose y’isi turangajwe imbere n’Intore Nkuru Perezida wacu Nyakubahwa Paul Kagame. 

Abo muri Canada, abo mu Bulayi, Intore zo muri USA ngo zashashe bugari ziteguye kutwakirira Atlanta muri Rwanda Day kuwa 20 September 2014. Abo mu Rwanda nabo ngo ntibazahatangwa biteguye kuza ari benshi mufatanye gucinya akadiho twishimira ibyo twagezeho n’uko igihugu cyacu cyongeye kuba ingobyi ya twese.

Nababwira iki rero n’abo mu bindi bice ntavuze ntibahejwe mwitegure Rwanda Day yaje! Ntihazagire ucikanwa n’ibi birori by’akataraboneka.

Aimable Bayingana

Sent from my iPad

__._,_.___
 

Envoyé par : Aimable Bayingana <bayaim@yahoo.fr>

Uko Prof Kimenyi yabonaga FPR

$
0
0

Iyi ndoha nta kintu bihuje indoro
Indiri yayo ikabya induru
Iraririma irimbura amabimba
Irahita yihuta ibyo ihuye nabyo igahutaza
Ibyo ihutaje bigahirima
Ibihigima ikabihirika
Ibigambaraye ikagambiriza kubirambika
Ibirambaraye ikirambura ikabirandura
Imirambi ikayuzuzamo imirambo
Ni iki cyayiteye agasomborotso amazu igasambura
Imisambi igakurura igata mu gisambu?
Sinzi ubwoko bw’icyoko cy’aho ikomoka
Ibiyiri imbere irabikubitana imbaraga
Ibiyiri mu nzira irabigongana ingoga
Irakomanga inzugi z’inzu n’ingoma
Amashyo yumvise imirishyo iti tuhagiriye ishyano
Amasasu n’imyambi biramasha birasa amadirishya urufaya
Imirindi y”imirundi iradihagura ku mategura
Ibitonyanga birihonda hasi bihahondagura.

http://www.kimenyi.com/Umuvumbi.pdf

Umwana wagizwe impfubyi na FPR yarakajwe n’imvugo ya Ange Kagame ngo “sinabaho ntafite umuryango wanjye”.

$
0
0

Paul Kagame aho kujyana n’umugore we mu nama yahuje perezida wa leta zunze ubumwe z’amerika n’abakuru b’ibihugu by’afurika, we yahisemo kwijyanira n’umukobwa we umwe Ange Kagame. Nyuma y’urwo ruzinduko, Ange yagiranye ikiganiro n’urubuga nsakazamakuru rukorera kuri internet rwitwaigihe.com. Kimwe mu bibazo byamubajijwe ni ukuvuga ikintu kimwe atakwihanganira kubaho adafite. N’umutima mwiza, Ange yasubije ko ikintu atakwihanganira kubaho adafite ari umuryango we. Aya magambo yababaje benshi cyane cyane abagizwe imfubyi n’ingabo ise wa Ange yari abereye umugaba mukuru. Iyi ni ibaruwa uwitwa Kanyabigega Elijah yandikiye Ange Kagame. Kanyabigega ni umwe mu mfubyi zarokotse ubwicanyi bwa Paul Kagame. Ibaruwa yanditse mu rurimi rw’icyongereza, twayibahinduriye mu Kinyarwanda.

Ubwanditsi

“Nshuti Ange Kagame, imfura mu bakobwa b’u Rwanda,

Nyemerera nkwandikire mu rurimi rw’icyongereza, ni kimwe mu bintu bibi so wakubyaye yampatiye kubana na byo. Nabwiwe ko ababyeyi banjye bakomoka muri komine Kiyombe, kamwe mu karere so wakubyaye yahaye ibihano ku byaha bitakozwe. Mfite imyaka 24, kandi ndizera ko niba maneko za papa wawe nizidashakisha inimero ya mudasobwa yanjye ngo zinyice ndi hafi kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 vuba aha. Ariko nyamara iyo siyo mpamvu yo kukwandikira. Ibaruwa yanjye iribanda cyane ku rugendo rwanyu muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, no kuri papa wawe nka perezida w’igihugu cyanjye.

Ikiganiro wagiranye na Igihe.com

Nyuma y’uruzinduko wakoranye na papa wawe I Washington, nta shiti umubyeyi wawe yageze kucyo yashakaga. Yifuzaga ko itangazamakuru mpuzamahanga rikumenya kandi yabigezeho. Rwose nabishimirwe papa wawe n’uburyo akoresha mu kwiyamamaza. Ubonye iyaba yashoboraga no kubikorera umurenge wanjye wa Mukarange!? Twahita tubona amazi yo kunywa mu gitondo. Ariko rero ikiganiro cyawe na Igihe .com cyatumye ntekereza cyane aho bakubajije ikintu udashobora kwihanganira kubaho udafite. Igisubizo watanze cyari gihwitse rwose.

Waravuze ngo “sinshobora kubaho ntafite umuryango wange.” Nyemerera ngukosore kuko mu Kinyarwanda ntituvuga “wange” ahubwo tuvuga “wanjye”, keretse niba papa wawe ashaka gusimbuza Ikinyarwanda Uluganda nk’uko yasimbuje icyongereza igifaransa. Nta kibazo tuzakomeza twihangane nk’uko tubimenyereye kuva mu kwezi k’Ukwakira 1990.

Tugarutse ku gisubizo wahaye IGIHE.COM, gifite ishingiro rwose. Umuryango w’umuntu ufite agaciro gakomeye cyane, ariko ndibaza niba iso azi cyangwa asobanukiwe intimba miliyoni z’abanyarwanda bafite nyuma y’aho ababyeyi babo bazize agafuni! Uri mutoya cyane wenda ntuzi icyo agafuni bivuga ariko niba iso atarakwicaje ku bibero ngo akubarire uko yajyaga yica abanyarwanda b’inzirakarengane muri Kiyombe, Mukarange, Bwisige, Butaro, Kidaho n’utundi duce two mu Rwanda, nshobora kwitanga nkakwigisha amateka y’u Rwanda n’uburyo iso yateguye kuba ikirangire ubu wowe urimo wishimira uyu munsi.

Uburyo agafuni kangize imfubyi mfite imyaka 4

Nshuti Ange, sinzi uko navutse ariko wowe nziko uzi uko wavutse kuko papa wawe n’inshuti ze zafashe amafoto ndetse nyuma mwagiye mwizihiza umunsi w’amavuko wawe. Nyamara jyewe navutse ibisasu bya katiyusha binyura ku mutwe. Bambwiye ko igihe papa wawe yoherezaga ibisasu 12 icyarimwe, mama wanjye yagize ibise igihe kitageze, mu gihe (ababyeyi banjye) barimo bahunga so. Bambwiye ko muri icyo gihe iso yarimo atsembatsemba. Yariyarahiye gukubura Kiyombe, Cyungo, Bwisige, Kivuye na Kiyombe ngo murwego rwo kugutegurira amayira. Muri iyo nkubiri ibintu ntibyagendekeye neza Mama wanjye. Yagombaga guhita mbyara. Nyamara umuriro wa so wari mwinshi cyane. Mama wanjye yari azi ko gutinda gatoya byashoboraga kumushyira ku bugi bw’inkota ya so. Nuko rero Papa wanjye yahise atekereza uburyo yakemura icyo kibazo. Njye nari imfura ye. Yifuzaga ko twese twabaho ariko ingabo za so zari zitwegereye cyane. Ni uko Papa yabonye ikigega maze ashyiramo mama waribwaga cyane na we yinjiramo amufasha kunyibaruka, ni naho haturutse izina rya Kanyabigega.

Maze kuvuka ibintu byakomeje kudogera. Ibuka ko ikigega cyakijije ubuzima bw’abantu batatu, jyewe, mama na papa. Simfite umwanya wo kukunyuriramo mu magambo arambuye uburyo navutse ariko umenye ko Imana yahagaze hagati yanjye na So ikoresheje ikigega bityo ingabo za so ntizatubona.

Twihuse gatoya reka nkubwire undi munsi ukomeye mu buzima bwanjye, ubw’umuryango wanjye n’ubw’umuryango wawe.

Umunsi umwe mu mwaka wa 1993 ababyeyi banjye bagiye gushaka ibyo kurya kuko twari tumaze iminsi itatu nta kintu dukoza ku munwa. Icyo gihe twabaga mu nkambi y’abavanywe mu byabo ya Muhura. Ndizera ko is yakubwiye aho Muhura yari  iherereye. Mushiki wanjye yari afite amezi ane gusa na murumuna wanjye yari afite imyaka ibiri. Kuri uwo munsi murumuna wanjye yari arwaye kandi ashonje. Ni uko ababyeyi banjye baramutwaye we na mushiki wanjye babajyana ahitwa Nyagahanga. Muri aka gace hari hatuye masenge wari warahashyingiye ahitwa NEKE. Masenge yari yadutumiye ngo dufate ibiryo dushoboye kuko abana twari dushonje cyane. Ababyeyi banjye baragiye ntibagaruka, hagarutse gusa abakecuru ingabo za so zaretse ngo bazajye kubara inkuru. Uzagende ubaze aho Nyiramitsindo yabaga. Ni we watubwiye uko ingabo za so zaje zigatsemba urugo rwa masenge. Haje inyeshyamba 11 za FPR zuzuye ubugome zigendereye kungira imfubyi uwo munsi. Nko ku isaha ya saa cyenda nibwo zageze mu rugo rwa masenge zitwaje udufuni. Zishe abantu bose bari bahari hasigara Nyiramitsindo wenyine. Murumuna wanjye Migisha na mushiki wanjye Akizanye ntinbarokotse ngo barebe uko isi itembera ubu, bitewe na so uriho.

Mushiki wanjye Akizanye asekera kuri FACEBOOK

Mu gihe wibaga umugono maze ukiyerekana I Washington bityo ugahinduka ikirangirire mu ijoro rimwe umwenyura iruhande rwa so hejuru y’amafaramga ava mu misoro itangwa n’abenegihugu hari ikintu kimwe cyanje mu mu mutwe. Mushiki wanjye Akizanye aba ari kwizihiza isabukuru y’imyaka 21 uyu munsi. Yari kuba kuri FACEBOOK yandika asangira n’inshuti ze ababwira uko yishimiye uyu munsi.

Akizanye yari kuba yishimiye ibyo nanditse ku rubuga rwe mubwira nti: Ugire isabukuru nziza baby girl, nishimiye kugira mushiki wanjye umeze nka we” . Nyamara ibi ntibyabaye bitewe na so uriho.

Iyo nkubonye ukura wishimye nibaza niba ujya utekereza ku bandi banyanrwanda batakaje ababyeyi babo biturutse ku bikorwa bya papa wawe. Ese iso yigeze akubwira ko we n’agatsiko bavanye Uganda banze guhagarika imirwano ndetse bakanga 40% by’imyanya muri guverinoma bari bahawe na Habyarimana? Ese iso yigeze akubwira ko ibyo byatumye habaho ubwicanyi bwakorewe inzirakarengane z’abatutsi bashoboraga kurokoka ndetse ubu bakaba baryohewe n’ubuzima nk’uko nawe bukuryoheye? Yigeze akubwira ko hari impinja ama miliyoni zari zifite umwaka umwe gusa igihe iso yarasaga indege ya Habyarimana na Ntaryamira? Ujya se wibaza uburyo iso yambujije kwibuka mu cyubahiro ababyeyi banjye n’abavandimwe Akizanye na Migisha, reka wenda ibyo kubashyingura mu cyubahiro tubireke!

Mu gusoza ibaruwa yanjye nshuti Ange, nifuzaga kukwibutsa ibikurikira: U Rwanda ni urw’Abanyarwanda, Abahutu, Abatutsi n’Abatwa ariko iso yahinduye igihugu cyacu igikumba cye bwite yiyibagiza ko Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kwibuka ababo bishwe. Abanyarwanda bazi neza badashidikanya ko kubera ibikorwa bya so, u Rwanda rwibukwaho jenoside kandi nyamara yarashoboraga kutabaho iyo iso ahagarika umutima w’inda nini.

Urubyiruko rw’Abanyarwanda rurashenguka ariko nta n’umwe wo kubara imkuru kuko dutinya iso azaza akatugira nk’ibyo yakoreye KIZITO Mihigo, na Patrick Karegeya. Ubu umwana wa Karegeya Portia Mbabazi yari kuba yizihiza imyaka 23 ari kumwe na se iyo so aza kuba atariho.

45468-dortiambabazikaregeya

Portia Mbabazi Karegeya

Nshuti Ange, ndi umusore w’umunyarwanda wabujijwe uburenganzira bwo kugira ababyeyi n’abavandimwe kandi aya mateka agera kuri buri wese yaba umututsi, hari miliyoni z’abatutsi zatakaje ababyeyi kubera so; haba no mu bahutu miliyoni z’abana b’abahutu babuze ababyeyi babo kubera so. Reka wenda tube twibagiwe Abatwa kuko na guverinoma zabanje ntizigeze zibaha ishema bakwiye ndetse n’ubutegetsi bwa so ni uko. Ubutaha nujya mu itangazamakuru kuruka, nyamuna ujye wibuka ko hari miliyoni z’abantu iso yasyonoreye aho.”

Kanyabigega Elijah

Ushaka gusoma original text yayibona aha: http://gahunde.org/2014/08/11/a-young-rwandan-orphaned-by-rpf-reacts-on-the-ange-kagames-i-cant-live-without-my-parents/.


Col Tom Byabagamba nawe yamaze kugera mu buroko!

$
0
0

Amakuru agera ku rubuga The Rwandan ava kuri Dr David Himbara  umuvandimwe wa Col Tom Byabagamba, aravuga ko ubu uyu mugabo wahoze akuriye umutwe ushinzwe kurinda Perezida Kagame yatawe muri yombi.

Dr Himbara mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook yagize ati:

Revolution eats its children – Tom Byabagamba has now been eaten!

After Frank Rusagara and David Kabuye, Tom Byabagamba has been thrown into prison!

Ubwanditsi

The Rwandan

Ambasaderi Joseph Mutaboba nawe yaba yatawe muri yombi!

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko Ambasaderi Joseph Mutaboba nawe yaba yatawe muri yombi.

Imvo n’imvano y’itabwa muri yombi rya Ambasaderi Mutaboba biravugwa ko ari ikiganiro yagiranye na Mary Baine (umugore wa Col Tom Byabagamba) hamwe na Capt David Kabuye (umugabo wa Lt Col Rose Kabuye) mu kabari kari i Nyarutarama.

Ngo muri icyo Kiganiro haba haravuzwe ko Madame Jeannette Nyiramongi Kagame yaba yaragize uruhare mu rupfu rwa Nyakwigendera Inyumba Aloysia!

Bidatinze abaganiraga bose batangiye gutabwa muri yombi abandi bahatwa ibibazo karahava. Amakuru dufite n’uko uretse abafashwe ngo ba Lt Col Rose Kabuye na Mary Baine bahaswe ibibazo.

Bivugwa ko Col Tom Byabagamba yafashwe na Militaly police ubwo yari agiye gutabara umugore we Mary Baine warimo uhatwa ibibazo na CID.

Iri tabwa muri yombi hari abemeza ko ntaho rihuriye n’uko Leta yaba ifite ibimenyetso simusiga byerekana ko abafashwe bakorana n’umutwe wa politiki RNC ahubwo havugwa ko benshi bazize amagambo bavuze kuri Jeannette Kagame cyangwa andi magambo anenga imitegekere ya perezida Kagame.

Nabibutsa ko kuri ubu hamaze gutabwa muri yombi ba Gen Frank Rusagara (muramu wa Col Byabagamba na Dr Himbara), Capt David Kabuye (umugabo wa Lt Col Rose Kabuye), Col Tom Byabagamba (murumuna wa Dr Himbara), Ambasaderi Joseph Mutaboba. Hari n’abandi bahaswe ibibazo umuntu atamenya uko biza kubagendekera nka Lt Col Rose Kabuye na Mary Baine.

Ubwanditsi

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

Kagame nareke kuyobya urubyiruko rw’ u Rwanda

Imirambo irenga 40 irimo iboheye amaboko inyuma imaze iminsi iboneka mu kiyaga Rweru

$
0
0

Kuva mu kwezi kw’indwi, abarovyi bakorera ku kiyaga Rweru baguma babona ibiziga bireremba kuri ico kiyaga, kenshi bikaba biboshe. Abajejwe intwaro mu ntara ya Muyinga bamenyesha ko ata miryango irababwira ko yabuze ababo, amatohoza akaba yamaze gutangura.

Ivyo biziga bitorwa ku kiyaga Rweru gihana urubibe n’igihugu c’Urwanda biboneka bitekewe mu tumwanya, ibindi bikaboneka biboshe, hamwe n’ibindi biba vyambuwe impuzu, nk’uko abarovyi bakorera kuri ico kiyaga Rweru babimenyesha. Kuva mu kwezi kw’indwi, ibirenga 40 akaba arivyo vyabonetse, ivya nyuma bibiri bikaba vyari bigizwe n’umugore atari yambaye, hamwe n’umugabo atekeye mu kamwanya.

Amakuru atangwa n’abo barovyi amneyesha ko ivyo biziga vyoba bitabwa mu ruzi Akagera ku ruhande rw’Urwanda, urwo ruzi narwo rugaheza rugasesa ivyo biziga mu kiyaga Rweru kiri muri komine Giteranyi, intara ya Muyinga, mu gihugu c’Uburundi. Mu karere kegereye ico kiyaga bavuga ko ata muntu baraburira irengero, bakiyumvira ko ivyo biziga vyoba ari ivy’abantu boba bicirwa mu Rwanda, hama bakabazana kubata mu kuiyaga Rweru. Abo banyagihugu bakagira amakenga ku magara yabo, kuko basanzwe bakoresha ayo mazi y’ikiyaga Rweru kimaze iminsi gitorwamwo ibiziga. Gushika ubu abajejwe intwaro mu ntara ya Muyinga ntaco barashima kubivugako, ahubwo bagasaba abanyagihugu ko boza barateka ayo mazi imbere y’ukuyakoresha, bongere baze baramenyesha aho babonye ivyo biziga, kugira bikurwe mu mazi bitarasanzara.

Nk’uko bivugwa na Aline Manirabarusha, buramatari w’intara ya Muyinga, umurwi w’amatohoza waramaze gushirwaho, kugira ahava ivyo biziga bitorwa mu kiyaga Rweru hamenyekane, inyuma y’ibikorwa vy’uwo murwi, hakaba hategekanijwe imibonano hagati y’abajejwe intwaro mu Rwanda no muri Tanzaniya, ibihugu bisanzwe bihana urubibe n’ikiyaga Rweru, hamwe n’intara ya Muyinga.

Source: Egide Ndumwimana, igihe.bi

Umukozi w’inzego z’iperereza z’u Rwanda yaburiwe irengero!

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko umwe mu bakozi b’inzego z’iperereza z’u Rwanda NISS yaburiwe irengero.

Olivier Maniliho, mwene Innocent Bazarusanga na Consolée Uwantege wari umukozi w’inzego z’iperereza z’u Rwanda yaburiwe irengero kuva muri Gashyantare uyu mwaka. Uyu Olivier Maniliho yari umufasha wa hafi w’umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’imali muri NISS, Lt Col Fred Muziraguharara.

Olivier Maniliho yaburiwe irengero ku wa 9 Gashyantare 2014, umuntu wa nyuma uheruka kumuca iryera ni umukobwa bakundanaga kandi banakoranaga mu nzego z’iperereza witwa Sylvie Umutoni umuheruka kuri uwo munsi mu ma saa yine isaha y’i Kigali.

Mbere yo kuburirwa irengero yari yahamagawe muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga aho yagombaga guhabwa amabwiriza ku kazi yari agiye guhabwa nk’umunyamabanga wa kabiri (akenshi aba ari maneko) muri Ambasade y’u Rwanda i Dakar muri Senegali.

Nyuma y’ibura rye umuryango we wabimenyesheje umukoresha we (inzego z’iperereza: NISS) ndetse n’ubugenzacyaha bwa polisi (CID) ariko nyuma y’iperereza nta kindi umuryango wabwiwe uretse ko imodoka ya Olivier Maniriho yo mu bwoko wa Suzuki Grand Vitara yabonetse mu Mutara mu karere ka Gatsibo hafi y’umupaka na Uganda.

Mu ibaruwa Bwana Philibert Muzima ubarizwa mu gihugu cya Canada, umwe mu bavandimwe b’uwabuze yandikiye Perezida Kagame, aribaza ukuntu umuntu umaze imyaka 7 akora mu nzego z’iperereza akaba yari agiye kugirwa umukozi mukuru muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga yamara amezi 6 yaraburiwe irengero ibye bitarajya ahagaragara.

Nk’uko iyo baruwa ikomeza ibivuga ngo umuryango we urifuza ko wamenyeshwa uko byamugendekeye dore ko hari amakuru wabonye avuga ko yaba hari ahantu afungiye muri Kigali, ukaba usaba ko yafungurwa cyangwa agashyikirizwa ubutabera niba hari ibyo ashinjwa.

Umuryango we kandi ukomeje kwibaza niba izimira rye hari isano rifitanye n’izimira ry’abantu rimaze iminsi mu Rwanda cyangwa niba yaratawe muri yombi kubera izindi mpamvu.

Mu gusoza iyo baruwa Bwana Philibert Muzima avuga ko yiyambaje Perezida Kagame amwandikira nyuma y’amezi 6  kuko babanje kugeza ikibazo cyabo ku nzego zibishinzwe ntibigire icyo bitanga.

Ubwanditsi

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

“FDLR igomba kwitegura intambara mu gihe imishyikirano yakwanga”: Kayumba Nyamwasa

$
0
0

Général KAYUMBA NYAMWASA wigeze kuba umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda ndetse agahagararira u Rwanda mu gihugu cy’u Buhinde, yahungiye muli Afrika y’epfo ku italiki ya 27/02/2010, bitewe n’amakimbirane yali amaze kugirana na leta y’u Rwanda.

Nyuma y’aho mu kwezi kwa gatandatu muli uwo mwaka wa 2010, nibwo abantu bitwaje intwaro bashatse kumwivugana aliko Imana ikinga akaboko. Nyuma y’aho mu kwezi kwa 12 we na bagenzi be nabo bigeze kuba mu nzego nkuru z’ubutegetsi bw’u Rwanda bafatanyije n’abandi banyarwanda bali basanzwe mu buhungiro nibwo bashinze ihuriro nyarwanda bise Rwanda National Congress (RNC mu magambo ahinnye)

Muli iki kiganiro twagiranye na général KAYUMBA NYAMWASA, arasubiza bimwe mu bibazo abanyarwanda bakunze kumuvugaho: Nk’intambara y’isenywa ry’amakambi y’impunzi z’abahutu n’iyicwa ryazo, ibibazo by’inzitane bili mu Rwanda, muli iki kiganiro kandi arasobanura impamvu nyamukuru ituma abanyarwanda bakomeza guhunga u Rwanda, intambara y’abacengezi, ikibazo cya FDLR n’ibindi…

Click here to view the embedded video.

Source:Ikondera infos + Radio itahuka

Ngire icyo mvuga ku nkuru yatangajwe mu kinyamakuru igihe.com ifite umutwe: Imirambo yabonetse muri Rweru si iy’Abanyarwanda- ACP Badege

$
0
0

Banyarwanda banyarwandakazi

Bibaye ngombwa ko ngira icyo mvuga ku nkuru iri ku gihehttp://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwagize-icyo-ruvuga-ku kugirango nereke abanyarwanda ko iminsi y’umujura ari 40.

Iyo nkuru itangira igira iti: Ubugenzacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko nta imirambo y’abantu yatahuwe mu Kiyaga cya Rweru kiri ku mbibi z’u Rwanda n’u Burundi atari iy’abaturarwanda.

1. Nkeka ko n’abatazi gukora isesengura ryimbitse mwibonera neza ubwanyu za contradictions zikomeye ziri muri iyi nyandiko
1.a) Ngo Ubugenzacyaha bwatangaje ko nta imirambo . mu mpere z’interuro bakavuga ko iyo mirambo atari iy’abaturarwanda. Ibi bishatse kuvuga iki?
1.b) Iyi nkuru yandikanywe igihunga no kwinyuraguramo kwinshi: nkuko mubizi Igihe.com ni ikinyamakuru cya leta y’Agatsiko ka FPR/Kagame yubakiye kubwicanyi no kubinyoma.Birumvikana n‘ubundi ko aba banyamakuru bo ku gihe.com (akenshi batanagaragaza amazina yabo bwite ku nkuru) nk’uko basanzwe babigenza baritanguranwa bagashyigikira inkoramaraso za FPR mu bwicanyi bakorera ABANYARWANDA. Niko na hano umunyamakuru wanditse iyi nkuru yashatse kubigenza ariko biba iby‘ubusa byanga munda gusigasira ikinyoma biranga yinyuraguramo karahava. Nyumvira nawe ngo nta imirambo ubundi ati iyo mirambo si iy’abaturarwanda.
1.c) Gusasira ikinyoma cya FPR bimaze kuba nka ya minsi 40 y’umujura ‘trop c’est trop‘ Guverinoma ya FPR irarambiwe rwose. Ndakeka ko mu kigega cy’ibinyoma cyabo nta mbuto zikirimo.

2. Muri iyi nkuru aravuga kandi ko ari Abarundi batuye mu Ntara ya Muyinga baroba mu Kiyaga cya Rweru bagaragaje ko babonye imirambo ireremba mu kiyaga, ariko ntibashobora kumenya niba abapfuye ari abaturage bo ku ruhande rw’u Rwanda cyangwa u Burundi.
Twibaze gato

2.a) kuki nta banyarwanda babonye iyi mirambo? Ni uko se bataroba muri iki kiyaga cya Rweru, kuki batakirobamo se, bakirobamo se ntibabone ibyo abarundi babona? Cyangwa hari ibyo batemerewe no kubona. Ibibazo umuntu ya kwibaza ni byinshi.
2.b) kuki aba baturage b’i Burundi bo bahise bavuga ko batazi niba ari banyarwanda cg Abarundi ariko ACP Theos Badege akabwira ikinyamakuru igihe.com ko iyo mirambo 40 yose nta munyarwanda urimo n’iperereza batafanyije n’igihugu cy’u Burundi ritararangira.

3. Ikindi ngo Theos Badege ngo yavuze ko “Kugeza ubu nta nkuru n’imwe y’umuturarwanda waba waraburiwe irengero muri ako gace, yaba umuzima cyangwa se umurambo wabuze.” Aka ni akumiro pe! Abantu benshi bamaze iminsi baburirwa irengero buri munsi turatabaza, ibinyamakuru bitandukanye biratabaza none ngo koko Leta ya FÜR irihandagaza ibkabeshya itya? Kuki FÜR iterereka aho abo Abanyarwanda baburirwa irengero hato na hato bai cg bagiye?

4. CP Badege we arihandagaza agasobanura ko nubwo hari abavuga ko babonye imirambo 40, Polisi y’u Rwanda yeretswe ibiri gusa ari nayo yatangira amakuru. Ariko ye ? Theos Badege ahinduye abantu bose injiji zitazi kubara? Arihandagaza akerekana ko Abarundi babonye iyi mirambo bose ari injiji zitazi kubara kuva kuri 1-40. Ese nibarize uwo Theos Badege iyo mirambo niyo yaba 1 cg 2 kuki bo bagombwa kwicwa urwagashinyaguro?

5. Theos Badege ati ’Abayobozi b’uturere twa Ngoma na Kirehe ku ruhande rw’u Rwanda nabo bemeje ko nta baturage babo baburiwe irengero’. Icyakora uyu Theos Badege ni umuhanga mw’iperereza ry’amacuri. We arahera ku magambo y’abayobozi b’inkomamashyi bishwe n’UMUSUSU N’UBWOBA akemeza ko mw’iperereza rye ko nta munyarwanda wishwe ko iyo mirambo yose ari imibyimba y’ Abarundi bishwe !! Ni akumiro pe !

6. Bagatsinda abanyamakuri b’igihe ntibajya bagaragaza abo aribo dore iyo nkuru ngo yanditswe n’umunyarwanda witwa fabricefils@igihe.com. Ko mperuka ngo u Rwanda ruvuga ko ari igitangaza mu guha abanyamakuru urubuga rw’ubwisanzure kuki inkuru nkizi batinya gushyiraho amazina yabo ngo abanyarwanda babamenye ?

7. Mbere yo gusoza nasaba abazi iby’ubuhanuzi ko badusobanurira aho ibibyimba by’abantu 40 FPR-Inkotanyi zishe zikabajugunya muri Rweru bihuriye n’iminsi 40 y’igisambo (umujura). Biratangaje ukuntu abarobyi bo ku ruhande rw’u Rwanda batakigira amaso bikabonwa n’abarobyi b’Abarundi. Cyangwa bafite amaso ariko hari ibyo amaso yabo abujijwe kureba. Abanyarwanda se tuvuge ko nta numwe wabonye iriya mirambo 40 cg barayibonye barinumira kubera UMUSUSU n’UBWOBA FPR-Inkotanyi yababitsemo kuva yatera mu Kwakira 1990.

8. Ndasaba kandi abababajwe n’aka kaga abanyarwanda barimo gukora ibishoboka byose tukagira icyo dukora cyo gutabara abanyarwanda no kubakiza UMUSUSU batewe na FPR. Birashoboka cyane nk‘uko Perezida Grégoire Kayibanda na bagenzi be bakuye u Rwanda mu MUSUSU bari barashyizwemo imyaka irenga 500. Dore FPR yo imaze imyaka 20 mwo kagira Imana mwe kandi ndizera ko muri mwe ntawe utegereje ko 400 cg 500 bigera kugirango havuke undi Kayibanda. Kayibanda wacu ninjye nawe nanjye nabandi bemera ko impinduka ishoboka. Iyi ni INTABAZA kuri mwe mwese mukunda Abanyarwanda n’u Rwanda rwacu.

Umwanzuro.

Munyarwanda muvandimwe fata akanya utekereze kuri ibi mvuze haruguru birakureba. Fata akanya kandi utekereze kubyabaye mu gihugu cyacu guhera mu 1990 igihe Inyenzi ziyise Inkotanyi zateraga u Rwanda rwacu ziturutse Uganda. Iyemeze guharanira ubusugire-kamere bw’u Rwanda uko rwahoze. Iyemeze kugira uruhare mu Mpinduka yatangiye maze ushire UMUSUSU DUFATANYE GUTABARA u RWANDA

Ndangije mbashimira ukwihangana mwese ababuze abo mwakundaga biturutse ku butegetsi bubi n‘intabara za FPR-Inkotanyi. Imana yacu irahari kandi iradusaba kugira icyo dukora kuko Imana ifasha uwifashije.

Muhorane amahoro n’urukundo.

Jean-Marie V. Minani


KAGAME= INYANGABIRAMA!!!!!!!!!!!!!: Peter Urayeneza

$
0
0

Kera uyu ni umugani wacibwaga iyo habaga hari umuntu witwa bangamwabo kandi akaba adashaka ikiramo kubera inyungu ze zari mu nsi uko bwije nuko bukeye.

Ikinteye kwandika iyi nyandiko ni iki gikurikira. Kuva kera Kagame Paul yakomeje kugenda afunga abantu benshi abaziza byinshi kandi bidafite ishingiro. Ababizi nkatwe, ibi yabikoze aho benshi twari mu buzima bubi bwo mu ishyamba. Abenshi barahaguye bazira kubeshyerwa ndetse ni ibindi. Kagane uri INYANGABIRAMA!!!!!!!!

Nyuma yaho gato urugamba rurangiye, indirimbo (Kwica ndetse no gukenesha) ya Kagame ntabwo yahagaze. Byarakomeje bigera aho uhagarariye Chorale (kwica) ya Kagame yabaye Gen. Nziza uva inda imwe Na Gen. Kale Kayihura (Uganda) babaye abaririmwi bakuru ndetseyatangiriye kubamufashije urugamba. Nyamara Kagame uri INGABIRAMA!!!!

Hakeneshejwe imiryango myinshi mugihe hari abari barasimbutse itegeko ryawe ryo kwicwa. Kagame Uri INYANGABIRAMA!!!!!!! Njyewe hafi benshi navuga kandi nawe ugasanga ubazi, byagutera urujijo rukomeye cyane. Wahisemo kwirwa utanga amafaranga menshi cyane kugirango uragaragaze izina ryawe, ariko ikiza muri byo ni uko nya muryango wawe ugaragara mubyo ukora byose. Kagame uri INYANGABIRAMA!!!

Paul Kagame ndetse n;Umugore wawe ubona ufite cyangwa wizera kuzasiga uwuhe murage ku rubyaro rwawe? Kagame uri INYANGABIRAMA!!! Wasatiriye imiryango myinshi kandi yaguhaye ubuzima uba uwo uri we. Ese Ndabeshya? Ibaze wisubize maze nurangizawumve ko utari INYANGABIRAMA!!!!!! Ese ko wamenesheje benshi ukagera naho umenesha abashumba baragiye imbyeyi zigatarirana amata amata mu macebe byitwaza ko ari izo kwa Kayumba Nyamwasa, ese waba wibuka ko umugore wawe yajyaga yahukanira iwe aho yari atuye hafi ya office ya USAID? Kagame kubera ko uri INYANGABIRAMA kandi yiagirwa vuba ibyo nzabikubwira kera mugihe twese tuzahirira aho ushyira abandi uziko cyangwa ukeka ko utazegare. Gusa uri INYANGABIRAMA!!!!

Ubu noneho inkuru kimomo yabaye ko ugaba ibitero ku muryango wa Famille David Himbara. Ni byiza rwose kuruhande rwawe. Gusa ibyo urimo wahunzwe n’imfura kanzi zihunze Umutwa urira k’urujyo ubundi akarumena igihe amaze guhaga. Kagame uri INYANGABIRAMA ndetse by’umwihariko INKIRABUHERI!!! Ese aha ndabeshye?

Ese waba wemera ko nyuma y’ibyakozwe n’umuryango wa David Himbara, ubu nta wundi uzongera kubona ugufasha gutekererza igihugu mu iterambere ryacyo? Ese waba wemera ko abo musigaranye kandi b’INYANGABIRAMA nkawe aribo usigaranye? Nta kindi uri kubwirwa usibye kwica, gukenesha, ndetse n’ibindi bindi biranga amasiha rusahuzi kandi y’INYANGABIRAMA!!!! David Himbara, Umunryango Nyarwanda wose uri kumwe nawe!!!!!!!

This is a special message dedicated to Kagame and his crews!!!!!!!!!!!!!!!

Peter Urayeneza

PS Imberakuri yagize icyo ivuga ku ifungwa ry’abasirikare bakuru n’imirambo ikomeje kugaragara mu kiyaga Rweru

$
0
0

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU No 015/PS IMB/014

Rishingiye ku mirambo ikomeje gutoragurwa mu kiyaga cya Rweru,iyo mirambo ikaba ikurikiwe n’inyerezwa ry’abaturage rimaze gufata intera mu gihugu cyacu,

Rigarutse kandi ku ifungwa ry’abasirikare batandukanye b’igisirikare cy’u Rwanda,ishyaka PS Imberakuri ritangarije abanyarwanda,inshuti,Imberakuri by’umwihariko ibi bikurikira :

Imirambo itagira ingano ikomeje kuvanwa mu kiyaga cya Rweru,igaragara kandi mugihe mu gihugu cyacu hari abanyarwanda benshi baburiwe irengero by’umwihariko abarwanashyaka b’ishyaka ry’Imberakuri batandukanye,ibura ry’aba banyarwanda ryagejejwe ku nzego zose zirebwa niki kibazo ndetse bigera naho imiryango mpuzamahanga nka HRW ndetse n’igihugu cy’Amerika bamaganira kure ibura ry’abantu,aho kugirango leta ya Kigali iberekane ahubwo yakomeje umugambi wo gushimuta abandi.

Ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi, ubu imirambo y’abishwe mu minsi ishize iri kureremba mu kiyaga cya rweru i Burundi,aha ishyaka ry’Imberakuri ntirishira amakenga leta ya Kigali ko aba bantu bajugunywe atari abashimuswe nayo cyane ko ibinyujije mu ijwi ry’umugenzacyaha mukuru ACP Theos BADEGE yihutiye guhakana ko imirambo ikomeje gutoragurwa atari iy’abanyarwanda ngo cyane ko ntawe uturiye Rweru wigeze ataka ko yabuze umuntu,aha akirengagiza ko amashyaka PS Imberakuri,Green party n’abandi banyarwanda bagiye bataka batabariza abantu babo baburiwe irengero.Ibi kandi yabitangaje nta perereza na rimwe polisi y’u Rwanda yigeze ikorera iyo mirambo maze yemera imirambo ibiri(2) mu gihe abaturiye ikiyaga cya Rweru bemeza imirambo mirongo ine(40) byose bikaba byerekana ko yarasanzwe azi ibyiyi mirambo na cyane ko ntawe uyobewe ko leta ifite ububasha n’ubushobozi bwo gukura imirambo aho ishaka hose mu Rwanda maze ikaba yayita muri Rweru .

Ishyaka ry’Imberakuri riboneyeho akanya ko kwibutsa ko aba bakurikira baburiwe irengero muri uyu mwaka wonyine wa 2014, BAZIMAZIKI Damien umujyana,NIGIRENTE James umukangurambaga mu mugi wa Kigali,IYAKAREMYE Jean Dammascene,SIBORUREMA Eugene,NSABIMANA Valencs bose bo muri PS Imberakuri, Jean Dammascene MUNYESHYAKA umunyamabanga mpuzabikorwa wa Green party,HIKIZIMANA,NIYOYITA,NZABAMWITA BARIYANGA,HABIYAMBERE Phocas,Kamanayo Emmanuel,Habimana Jean Paul aba kimwe nabandi basohowe muri gereza,NDANYUZWE Serge,MUNGANYINKA bo mu karere ka Nyanza umurenge wa Rwabicuma,utibagiwe n’abanyarwanda barenga ibihumbi mirongo ine na bitandatu(46000) baburiwe irengero.

Ishyaka ry’Imberakuri rikaba ritewe impungenge na none n’ifungwa rikomeje kwibasira abasirikare bakuru mu gisirikare aho bigaragara ko bikorwa kugirango abanyarwanda bakomeze bicwe n’ubwoba maze ubutegetsi burangajwe imbere na FPR Inkotanyi bukomeze akazi kabwo ko kuyobaresha abanyarwanda igitugu. Ishyaka ry’Imberakuri rirasaba leta ya Kigali kwerekana abanyarwanda bose yashimuse cyangwa ikemera ku mugaragaro ko bamwe igishakisha ikindi kiyaga izabatamo nk’uko yabikoreye aba bose bakomeje kugaragara mu kiyaga cya Rweru.Rirasaba kandi kurekura abasirikare bakomeje gufungirwa ubusa nk’uko bikomeje gukorerwa buri mu nyarawanda wese udahuje ibitekerezo na FPR,kuko bigaragarira buri wese ko bafunzwe barengana.Aha abanyarwanda turasabwa kudasubizwa inyuma nibyo leta ya Kigali ikora itera abantu ubwoba ahubwo tugakomeza gutsinda ubwoba maze twese hamwe tugahagurukira kuyumvisha ibibi ikomeje kudukorera.

Ishyaka ry’Imberakuri riributsa amahanga ko atagakwiriye kugumya kurebera ubutegetsi buyobowe na FPR amahano bukomeje gukorera abanyarwanda ko ahubwo yabafasha guhindura ingoma ya FPR Inkotanyi igiye kumara abanyarwanda,aha kandi ishyaka rirasaba amahanga gukora iperereza mpuzamahanga ku mirambo ikomeje kugaragara hirya no hino mu Rwanda cyane cyane iyabonetse mu kiyaga cya Rweru.

Kubwa PS Imberakuri

Alexis BAKUNZIBAKE

Umuyobozi wungirije.

Radio Impala irasaba ko ubwicanyi bukomeje kwiyongera mu Rwanda bwahagurukirwa

$
0
0

Radio Impala ibabajwe n’inzira karengane zikomezwa kwicwa, hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda. Ntabwo abanyarwanda bakomeza kurebera no gushungera kandi abana b’u Rwanda barimo bicwa rubozo.

Turamenyesha ko abagize uruhare urwo ari rwose, uwo ari we wese aho bari bose ko amaherezo bazafatwa kandi bakabihanirwa.

Ubwicanyi mu gihugu cy’u Rwanda bugenda bwiyongera buri munsi, Turasaba Gouvernement y’u Rwanda cyane cyane Ministre w’intebe ko yakwisobanura ku banyarwanda, uburyo Guvernement ashinzwe yananiwe kurengera rubanda, Ministre ufite inshingano z’umutekano w’abanyarwanda yakagombye kwegura, si nangombwa ko babimusaba, yakagombye kwibwiriza akavaho, kuko inshingano ze zamunaniye.

Turasaba inzego za Polise kugaragaza vuba abagize uruhare mu kwicwa kw’abanyarwanda twumva hirya no hino mu gihugu, kandi niba batabishoboye nabo begure, kandi mu maguru mashya.

Turasaba abadepite kuduha ibisobanuro vuba aho gukomeza kurebera, izo ntumwa za rubanda zikomeza kurebera aho ababatumye kubavugira, bagenda bicwa buri munsi, nabo biyicariye mu nteko ntawe ukoma.

Niba badashobora kuvugira rubanda, baravugira nde? barakorera nde?

Akazi ko kurengera rubanda no kubavugira niba mutagashoboye, musezere muveho, aho gutesha abanyarwanda igihe, cyangwa mu babeshya ngo murabahagarariye.

Dukeneye kwumva ijwi rya bwa bwinshi bw’abategarugori mu nteko nshinga mategeko, ntabwo ababyeyi mwagakomeje kurebera, abumva iyi nkuru, turabasaba kwerekana no kwumvikanisha ijwi ryanyu, kereka niba ibyo babatoreye atari kurengera inyungu z’abanyarwanda

Abakuru ba Polise, bagomba kuduha ibisobanuro bihagije, cyangwa se niba akazi karabananiye begure baveho. ubutegetsi bwose, bubereye kubera inyungu z’abaturage, ni mutavaho cyangwa ngo mukore akazi kanyu, tuzasaba abaturage ubwabo baza kubivaniraho.

Amashyaka mu Rwanda yitwa ko arengera inyungu za rubanda, PSD urihe ko tutakwumva? FPR yo kwaba ari ukwigiza nkana tuyibajije, kuko niyo yakagombye kujya imbere igasobanura ibibera mu Rwanda, kuko ubutegetsi buri mu maboko yabo, turayasaba ko yatangaza ku mugaragaro, ingamba afite mu kurengera, abanyarwanda kandi mu gihe gito.

Inzego za Polise, nazo zakagombye kuvaho hakajyaho ababifitiye ubushobozi, kandi niba Gouvernement yose itabasha kugarura umutekano, no kurinda ubuzima bw’abana b’abanyarwanda, nayo yose yakagombye kwegura.

Radio Impala irasaba Premier Ministre kwisobanura no gutangaza ingamba afite mu gushyira imbere y’ubutabera abakomeza kwicisha abantu.

Turaburira abayobozi b’u Rwanda, ko umutekano wa buri mwana w’u Rwanda ugomba kwubahirizwa, turarambiwe no kwumva abicishwa hirya no hino, ibura ry’abana b’abanyarwanda, ni mutabihagarika vuba, tuzabivaniraho, nti murusha ingufu abaturage.

Radio Impala irasaba Opposition yose gushyira hamwe, hakajya ho ibikorwa byo kurengera abanyarwanda, ibibazo bya ideologie mudahuje, muzaba mu byiga nyuma, mu maze kurengera abanyarwanda.

Turasaba amahanga, imiryango idafite aho ibogamiye gukurikirana hafi ibibera mu Rwanda, kugirango uburenganzira bwa muntu bwubahirizwe.

Nta mu nyarwanda n’umwe ugomba kuvutswa ubuzima bwe, kandi nta mu nyarwanda n’umwe wakagombye gukomeza kurebera ubwicanyi burimo bubera mu gihugu, Twese hamwe duhaguruke turengere abacu.

Ubuyobozi bwa Radio Impala.

Gen Rusagara na Col Byabagamba imbere y’urukiko

$
0
0

(Photos/E BIRORI/UMUSEKE) Urukiko rw’ibanze rwa Gisirikare rwa Nyamirambo rwatangiye kuburanisha ku ifungwa n’ifungurwa rya Col. Byabagamba Tom hamwe na Brig. Gen. Frank Rusagara na Sgt Kabayiza Francois bahoze mu ngabo z’u Rwanda baregwa ibyaha birimo kwamamaza nkana ibihuha no kwangisha rubanda ubuyobozi.

Muri uru rubanza rwabaye ku wa Gatanu tariki ya 29 Kanama 2014, Ubushinjacyaha bwa gisirikare bukekamo Col Byabagamba n’abahoze ari abasirikare ibyaha bikurikira : Kwamamaza nkana ibihuha, amagambo agomesha cyangwa akageregeza kugomesha rubanda arwangisha ubuyobozi buriho.

Bakurikiranweho kandi gukora igikorwa kigamije gusebya leta, guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugira ngo icyaha gikomeye kibone ibimenyetso cyangwa bigafasha guhana abakoze icyaha (amakuru yahungabanya umutekano w’igihugu) no gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko.

 

Abakekwa imbere y’urukiko n’ababunganira mu mategeko

Urukiko rwasubitse uru rubanza ku ifungwa n’ifungurwa rutegeka ko ruzasubukurwa kuwa Gatanu tariki ya 5 Nzeri 2014.

Icyatumye rusubikwa ni uko Kabayiza Francois atari afite umwunganira kandi abyemererwa n’itegeko-nshinga mu ngingo yaryo ya 18.

Ku ruhande rw’uwunganira Brig. Gen, Rusagara wavuze ko yiteguye kuburana, urukiko rwategetse ko bazaburanira hamwe kuko rwarashyikirijwe dosiye imwe aho ubushinjacyaha bwa Gisirikare bukurikiranye bose uko ari batatu ku byaha byagaragajwe.

Muri uru rubanza ntihagaragayemo Capt. David Kabuye nawe wahoze mu ngabo z’u Rwanda.

Amakuru agera ku IGIHE aremeza ko Kabuye akurikiranweho gutunga imbunda bitemewe n’amategeko. Nyuma yo gusezera mu ngabo yatanze imyenda ntiyatanga imbunda, icyaha akurikiranweho agomba kuburana mu nkiko za gisivili gihanishwa igihano kuva ku mezi atandatu y’igifungo kugeza ku mwaka nk’uko IGIHE yabibwiwe n’umwe mu banyamategeko.

 

Col Byabagamba ari kumwe n’umwunganizi we mu by’amategeko

 

Frank Rusagara ari kumwe n’umwunganira

 

Kabayiza agana mu rukiko

deus@igihe.com

Amafoto : Uwiringiyimana Clément

Source: Igihe.com

CFCR-IMVEJURU URAMAGANA IFUNGWA RYA GEN RUSAGARA, COL. BYABAGAMBA NA CPT KABUYE, N’IMIRAMBO Y’ABANYARWANDA IKOMEJE KUREREMBA MU KIYAGA CYA RWERU

$
0
0

             Umutwe w’Ingabo Coalition Forces for Change in Rwanda, CFCR-IMVEJURU, nkuko wabishyize ahagaragara mw’itangazo ryawo rya mbere ryo ku ya 17/01/2014, ni ingabo z’abanyarwanda bose zitagira uwo zivangura nkuko FPR/APR/RDF Inkotanyi ibavangura.

            Bityo rero nk’ingabo zirebera abanyarwanda bose, turamagana akarengane n’urugomo byakorewe General Frank Rusagara, Colonel  Tom Byabagamba na Capitaine Kabuye ubwo bafatwaga mu cyumweru gishize bagafungwa bazira ko batangiye kugira ibitekerezo bitandukanye n’ibya Kagame na FPR ye. Turamagana n’ifatwa n’ifungwa rya Ambasaderi  Joseph Mutaboba na Mary Baine ngo bazira nabo, kimwe na bariya basilikare, ko bajya bavugisha ukuri ku bintu batemera bya FPR Inkotanyi na leta iyobora.

Hashize ibyumweru bitatu gusa umunyamakuru w’ikinyamakuru IGIHE.COM  witwa Jean Pierre Mazimpaka abajije umucurabwenge wa FPR Inkotanyi witwa Tito Rutaremara icyo yabwira impunzi z’abanyarwanda  ziri hanze y’igihugu, maze umucurabwege azishishikariza gutaha agira ati:

“Twebwe turababwira ngo ni batahe, twe igihe twari hanze bari baratubujije gutaha, bo nibaze batahe bakorere igihugu cyabo nta we ubabuza… Nibatahe, niba hari ibitekerezo bafite bindi baze batangire amapariti (amashyaka) batange ibitekerezo byabo bakore, niba bumva tudafite ibitekerezo bimwe ! Bakorere igihugu cyabo. Gusa ni uko bavuga ngo barashaka gutaha, twe gutaha n’imbunda ni uko batubuzaga gutaha. Twe ntitubabuza nibaze, kandi turabemerera ngo baze batangire amapariti yabo batange ibitekerezo, bapiganwe nk’uko abandi bapiganwa. Ubwo se ikindi wabakorera ni iki ?”

None se ko bariya ba General Rusagara, Col. Byabagamba, Cpt Kabuye Ambasaderi Mutaboba na Mary Baine ari  aba FPR bafatwa bagafungwa bazira ko hari icyo banenze  iyo FPR, uwo umucurabwenge Rutaremara yashuka akajya mu Rwanda n’ishyaka rye byamugendekera bite? Si ukunenga leta ya FPR Inkotanyi “ntamenye ikimukubise” nkuko shebuja Kagame yabivuze! Ubu se Madamu Victoire Ingabire uri kwicwa urubozo muri gereza nkuru ya Kigali, ikosa yakoze ni irihe usibye kuba yaragaragaje ibitagenda akabizira? Deo Mushayidi uri kuborera muri gereza ya Mpanga se ikindi azira ni iki usibye kuba atarabonaga ibintu kimwe na FPR yahozemo kuko yari azi amabi yayo?

Me Bernard Ntaganda wagizwe ikimuga ikindi yazize FPR yabwira abanyarwanda ni iki kitari uko yagaragaje imikorerere mibi ya FPR n’akazu kayo?

Ubu se Lt General Charles Kayonga waciriwe mu Bushinwa nyuma y’umwaka ashyizwe kugatebe yazize iki kitari uko yagiriye Inama FPR kureka kugumya kubabaza rubanda nyamwinshi, bakareka ikinamico ryabo ryo  kwibuka? Kimwe na bagenzi be nka Minisitiri Tharcisse Karugarama, Ngoga Martin, Protais Musoni n’abandi bazize ko batabona ibintu kimwe n’abiru ba Kagame byo gukomeza kuniga abanyarwanda?

CFCR-IMVEJURU irasaba abasilikare b’ u Rwanda n’abapolisi kuzirikana  ko “ruriye abandi rutabibagiwe” ko ejo aribo bazaba batahiwe gufatwa bagafungwa ndetse byaba na ngombwa bakicwa nkuko Nyakwigendera  Colonel  Patrick Karegeya yishwe ahotowe. Igisilikare cya RDF n’igipolisi cy’u Rwanda nibakanguke barebere igihugu aho gukorera umuntu umwe (Kagame na FPR ye) maze bakore coup d’Etat  ubundi bahamagare abanyarwanda bari hanze tuze dufatanye twese kubaka u Rwanda rundi rutandukanye n’urwa FPR,  cyangwa se baze badusange aho turi hanze nkuko tutahwemye kubibahamagarira dutangirane ibikorwa byo kubohora u Rwanda kugirango rube mugongo mugari uheka abana barwo bose nta n’umwe ushyizwe ku ruhande. Ntibagomba gutegereza ko tuza kubohoza igihugu kuko niba batitandukanije n’uyu mwicanyi ruharwa Paul Kagame, tuzabafata nk’abafatanya cyaha banze kwifatandukanya n’ingoma mbi ndetse bafatwe nk’abarenze ku nshingano zabo zo kurengera abanyarwanda bafungirwa ubusa, bakicwa bo barebera.

CFCR-IMVEJURU iramagana kandi inahamagarira abanyarwanda bose kwamagana ubuhotozi bukomeje gukorwa n’ingoma mbi ya FPR, tukaba dusaba abanyarwanda aho bava bakagera kutarebera no guhaguruka bakamagana ubu bwicanyi Kagame na FPR ye bakomeje gukorera abatavuga rumwe nabo. Twe nk’abandi banyarwanda bose, ntituzakomeza kurebera ubu bwicanyi, Imirambo ireremba mu kiyaga cya Rweru bigaragarara ko ari iy’abantu bakomeje kuzimira mu mayeli mu Rwanda. Iragaragaza ko Kagame yagambiriye kurimbura ikitwa inyoko muntu ndetse ko adateze narimwe kuzicarana n’abo batavuga rumwe ngo bakorere igihu cyacu. Kurebera ibi biri gukorwa, byaba bigaragaza ko abantu tubaye inyangabirama nk’umwicanyi  Paul Kagame n’ingabo ze. Kuri ikikibazo kandi turasaba ko habaho iperereza mpuzamahanga kugirango ukuri kugaragare maze Kagame na FPR boye gukomeza kubeshya abanyarwanda n’amahanga.

Bikorewe i Savannah, Georgia, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika taliki ya 28/8/2014;

Dr. Gasana Anastase, Umuyobozi n’Umuvugizi wa CFCR-IMVEJURU;

Mr. Mukeshimana Isaac, visi-perezida wa 1 wa  CFCR-IMVEJURU;

Me Mugabo Pascal, visi-perezida wa 2 wa  CFCR-IMVEJURU;

Major Kanyemera Jean Claude, Umunyamabanga Mukuru wa CFCR-IMVEJURU;

General de Brigade Prof Dr. Mupenzi Jean de la Paiix, Umugaba  Mukuru w’Ingabo CFCR-IMVEJURU.

Viewing all 10370 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>