Amakuru ava mu icukumbura n’iperereza ryakozwe n’umunyamakuru wa The Rwandan arerekana mu by’ukuri icyo Bwana Pierre Damien Habumuremyi yazize.
Mbere na mbere amakuru dufite ni uko ubu Bwana Habumuremyi ameze nk’itungo ritegereje ko nyiraryo azagira umunsi mukuru akaribaga, ku buryo n’indwara asanganywe y’umutima yongereye ubukana dore ko bizwi ko asanzwe ku miti y’umutima!
Ikintu cya mbere Bwana Habumuremyi yazize ni ubwirasi n’ubwiyemezi yagaragazaga mu mikorere ye yitwaje ko yafashije Perezida Kagame kwiba amatora mu 2003 akiri muri Komisiyo y’amatora ndetse ko na Perezida Kagame yamuhaye ububasha bw’umurengera.
Gushimwa na Perezida Kagame ko ari we wishimiye urupfu rwa Colonel Patrick Karegeya mbere y’abandi akanabishyira kuri twitter mu gihe abandi bari bicecekeye nabyo byagaragaye nk’ubushyanutsi cyangwa kogeza atazi amakipe yakinnye agamije kuneza shebuja no gushaka amanota meza!
Ubu bwirasi no kwihagararaho bya Bwana Habumuremyi akenshi yabiterwaga n’ipfunwe yaterwaga no kuba umuhutu uvuka mu majyaruguru, noneho ububasha yari ahawe ku bikonyozi by’abatutsi butuma ararama mbese bimera nko muri ya ndirimbo y’impala “Baba bamuhaye Jali yiyongereraho Butamwa na Ngenda” ! Ngaho kuri za Twitter sinakubwira yigana inka kunnya mu rugo.., nguwo mu gukora za filimi zigoreka amateka nk’uko FPR ibishaka, ngibyo ibitabo bisingiza Perezida Kagame n’ibindi.. mbese uwapfuye yarihuse!
Bwana Habumuremyi muri ubwo bubasha bwe twavuga ko yarebye inkoresho ya se (FPR) igitsure aho yirenzaga ba Eugène Barikana na Protais Musoni bakoranaga hafi.
Ibi byateye ubwoba n’umujinya benshi muri FPR batiyumvisha ukuntu umuhutu w’umukiga ashaka kubagaraguza agati no kubasuzugura yitwaje ko yizewe na His Excellency.
Bimwe mu byateraga umujinya ni ingendo zo mu gihugu hose aho bamwe mu bayobozi bararaga bagenda ijoro bagana cyangwa bava aho Bwana Habumuremyi yabaga yasuye mu gihe Bwana Habumuremyi we yabaga yagiyeyo akanavayo n’indege.
Uretse ibyo ubwirasi bwe yabuvanzemo kujya mu bagore no kubaka amahoteli akiyibagiza ko hari benshi mu bakoreye Cyama kumurusha batayafite.
Ikindi cyateraga umujinya ni amategeko yatangaga avuga igihe ntarengwa umushinga runaka, ikibazo runaka cyangwa iyubakwa ry’igikorwa runaka kigomba kuba cyarangiriye, ibyo ugasanga bigusha mu makosa ndetse bigatera isoni bamwe mu bayobozi barimo n’abamurusha ububasha muri Cyama!
Benshi ndetse babonaga Bwana Habumuremyi ameze nka ya mbeba irya umuhini yototera isuka dore ko bivugwa ko nyuma ya Barikana na Protais Musoni hari hagezweho Madame Stella Ford Mugabo kandi bizwi ko ahagarikiwe n’ingwe!
Ibi rero byatumye abantu bo muri FPR bamuhagurukira mpaka bamwikijije. Muri uko gushaka kumwikiza byabaye ngombwa ko hitabazwa Gen Jack Nziza nawe wari urwaye Bwana Habumuremyi kubera umuntu wa hafi wa Gen Jack Nziza, Bwana Habumuremyi yarimo arya isataburenge.
Gen Jack Nziza siniriwe mubabwira abenshi muzi ko agira dossier kuri buriwe wese ndetse n’iyo idahari arayihimba.
Mu gushakisha rero haba habonetse amakuru y’umuvandimwe wa Bwana Habumuremyi witwa Cyprien uba muri FDLR, nyuma y’ibi n’ibindi birego yarezwe tutaramenya ntacyari kubuza His Excellency kumushyira ku gatebe mu gihe Gen Nziza na bagenzi be bagitekinika uburyo yashyirwa mu gihome umutima nutamuhitana mbere yaho!
Mu gusezera ariko mu kwikura mu isoni Habumuremyi yararikocoye aca amarenga aho yasabye uwamusimbuye Bwana Anastase Murekezi kudakorera ku bwoba. Mbese byari nko kumubwira ikimutegereje.
Iyi myitwarire ya Bwana Habumuremyi yatumye yangwa urunuka kugeza no ku bakozi bakoranaga hafi, dore ko abo bakozi bahise bakora umunsi mukuru w’uko Bwana Habumuremyi yakuweho ndetse n’ayo makuru ataratangazwa ku mugaragaro!
Mu gihe bamwe mu badepite batari bazi ibyabaye bari mu zasabwe bitotomba ngo Bwana Habumuremyi yabasuzuguye, nyamara ibikomerezwa byo muri FPR byari bizi ko yiyicariye iwe binazi ko amaze iminsi akuweho hagishakishwa undi muteruzi w’ibibindi wo kujya mu kigwi cye dore mu rwego rwo kurangaza amahanga n’abandi barindagiye umwanya wa Ministre w’Intebe uba ugomba guhabwa umuhutu!
Mu kwikiza Bwana Habumuremyi, FPR yahise iboneraho guca indi mivuno yari imaranye iminsi nko kujyana James Musoni mu bikorwa remezo ngo agurishe EWSA ku masosiyete ya FPR ndetse no kugarura Joe “Utumabahutu” Habineza mu kibuga nk’umu STAR ba bandi bakina za sinema cyangwa abacuranzi haganijwe kwigarurira urubyiruko n’abandi bakunzi ba “JOE” dore ko ibyo kwa JOE bihora bimeze nka sinema!
Ubu Bwana Habumuremyi babaye basa nk’abamuretse ariko imikorere ya FPR irazwi ni mu rwego rwo kumunaniza mu mutwe, igisigaye n’uko bazatangira kumushyiraho ubushotoranyi no kumujomba ibikwasi bijyanye no kumuhimbira ibyaha cyangwa kubyutsa amadosiye ya kera. Bwana Habumuremyi nadashobora kwihangana ntazabura igikorwa akora cyangwa amagambo avuga bakaba baramubonye kandi navuga ko byatangiye kuko bivugwa ko ngo hari uwamubajije uburyo agiye kubaho asubizanya ubwishongozi bwinshi ko za hoteli ze zimuhagije!
Ngayo nguko
Marc Matabaro
The Rwandan
Email: therwandan@ymail.com