Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10370 articles
Browse latest View live

Ubutumwa bugenewe Cyomoro na Ange Kagame

$
0
0

Kuri Cyomoro na Ange Kagame,

Mbanje kubasuhuza mbifuriza amahoro y’Imana kandi murakagwira.

Bana b’u Rwanda rero igitumye mbandikira nagirango mbatabaze mutabarire igihugu cyanyu kuko ntimukiri abana mumaze kuba umusore n’inkumi bakwiye ibitekerezo bireba kure kandi byakubaka igihugu cyanyu.

Igihe kirageze ngo mukanguke muve mukudamarara n’umunega mukore icyo mwaziye kuri iyi si: gutabarira igihugu cyanyu mukakirinda kongera kugwa mu makuba y’ubugira kabiri. Ni mukenyere rero muhabe intwari naho ubundi ingaruka zizaba ku banyarwanda namwe zizabageraho.

Ubutwari musabwa ntabwo buvunanye cyane, ntanubwo bubasaba gutanga ubuzima bwanyu, ubutwari musabwa ni ukugira inama umubyeyi wanyu – Paul Kagame, mukamwumvisha ko adakwiye kuroha igihugu cyacu muyindi ntambara izahitana iyindi mbaga y’abanyarwanda yiyongera kubazize Jenoside n’ubundi bwicanyi ndenga kamere n’abaguye kurugamba.

Musubize amaso inyuma mutekereze abana b’abanyarwanda baguye kurugamba barwanirira igihugu cyanyu kandi mwongere munasubize amaso inyuma mwitegereze murasanga ntawundi muryango wahiriwe n’amaraso yabo nk’uwanyu. Rero ndumva mukwiye kwiha inshingano zo gukumira ko amaraso y’abanyarwanda yongera kumeneka kandi mufite ubushobozi bwo kubikora.

Mukwiye kumvisha papa wanyu ko igihugu cyacu gifite ibibazo byinshi bikomeye ko kandi we ubwe, Paul Kagame, afite uruhare muguteza no kuba nyirabayazana wa bimwe muri ibyo bibazo kandi ko bikwiye gukemurwa mumahoro binyuze mubwumvikane n’imishyikirano ntayandi maraso amenetse.

Mumubwire ikintu cyitwa kwiyongeza izindi mandates cyo akibagirwe anagihurwe!

Mbaye mbashimiye kandi mbifuriza ubutwari bwo kuramira igihugu cyanyu.

ntiyamira

Martin Ntiyamira

Victoria, BC, Canada


KUKI HALI ABANYARWANDA BAKE BAMAZE IMINSI BASHAKA GUTSINDAGIRA KO U RWANDA ICYO RUBUZE ARI UGUTEGEKWA N’UMWAMI KUGIRA NGO RUTUNGANE ?

$
0
0

ESE ABANYARWANDA DUKENEYE UMWAMI W’ICYUBAHIRO GUSA CYANGWA PEREZIDA W’ICYUBAHIRO GUSA UTAGIRA UBUBASHA?

Ndabaramutsa bavandimwe banyarwanda dusangiye igihugu no kugishakira ibyiza;

Ndatangira nshimira Martin Ntiyamira n’abandi banyarwanda bagerageje kugaragaza uburyo bw’imiyoborere twaba dukeneye ngo igihugu cyacu kigende neza, ibibazo bishire cyangwa se bibonerwe inzira yatuma bikemuka.

Bamwe bati nta Bwami twarabusezereye, abandi bati Ubwami niwo muti aliko Umwami w’Icyubahiro gusa, abandi bati Repubulika ziratunaniye Imyaka ishize irenga mirongwine (40) zitobatoba igihugu cyacu, aho bigeze ni Perezida utagira ububasha wadukiza.

Reka mbabwire, aho tuziko niba Ubuperezida na Repubulika bimaze Imyaka 40 bitaduha umuti unogeye abanyarwanda b’amoko yose (echec mu guhumuriza abanyarwanda bose no gukumira uburyamirane bushingiye ku moko), Ubwami bwo bwamaze imyaka isaga maganatanu natcyo butugejejeho kuli iyo ngingo ? None se murumva alibwo twasubiramo ngonuko ibi bya repubulika nabyo tubona ntacyo bihinduye cyane ? NI ukuvuga ko byombi byatujambirije, kuli iyo ngingo. Twumve neza ko iyo mvuze kuli iyo ngingo, biba bisobanuye ko hali ibyagiye bigerwaho ku mpande zombi. Byose si ibyananiranye gusa.
Ku bibaza rero bati Umwami w’ububasha niba ntacyo yatugejejeho, na Perezida w’Ububasha akaba ntacyo ali kutugezaho, cyane cyane kuli ya ngingo twavuze, nimureke twiyambaze kugira Umwami utagira ububasha cyangwa se Perezida utagira Ububasha.

Bavandimwe, ndabarahiye, aho Umutware ufite ububasha yananiwe, ntituzahavanwa n’umutware utagira ububasha!

Dore uko jye mbibona, ubwon’abandi benshi tuzakomeza twunganirane: dukurikije umuco nyarwanda kandikugeza magingo aya, Ububasha ni ngombwa mu muco nyarwanda kugirango Umutware afatwe nk’Umutware kandiyubahwe mugihugu.

Perezida w’icyubahiro n’Umwami w’Icyubahiro: Ethiopie, Israeli, za Pologne, Angleterre barabagira. Icyo mbitekerezaho ni uko ali byiza ku Rwanda, aliko bidashobora gutanga umusaruro nonaha. No. Umuco wacu ntiwakira umutware utari umutware. Igitugu no guterwa ubwoba n’umutware byatugiyemo cyane. Bigomba kuvamo buhoro buhoro binyuze muli Progressive Educational Campaign yizwe neza, ku buryo byaba biganisha kuli iyo Régime y’Umutware w’Icyubahiro. Byihuse byafta nka 10 à 15 ans kubitegurira abanyarwanda kubyakira. Bigenze bisanzwe, byafata hagati ya y’imyaka 20 na 30.

Ubu dukeneye Umuperezida utari uw’icyubahiro gusa, ufite ububasha bugaragarira abanyarwanda, nta kubica iruhande, ntabwo dukeneye Umwami rwose. Impamvu ni uko abahutu benshi cyane bishyizemo ko ubwami ali bubi, nako babishyizwemo kandi ntiwahita ubibakuramo. Abatutsi benshi bo Ubwami n’Ubuperezida ntacyo bibatwaye. Icyo gihe uhitamo ibibereye bombi.

Ibi ntibivuze ko Umwami dufite atagomba gutaha ngo ahabwe icyubahiro akwiye, nk’umubyeyi wigeze kuba Umwami w’Igihugu, ndetse niba hari n’abamukomokaho cyangwa se nawe ubwe,bakaba bagira n’icyo bagenerwa nk’igihugu kugira ngo icyo cyubahiro cyo mu mateka abe agihawe, kandi n’abanyarwanda babe bubashye umurage wabo. Ibi kandi byagombye gukorerwa n’undi wese waba aliho wigeze kuyobora igihugu cy’u Rwanda ku rwego rusumba izindi zose.

Tugarutse ku kiganiro cyacu rero, muli make dukeneye Perezida ufite ingufu, aliko udafite Ububasha bwose mu gihugu. Aliko kandi ntidukeneye Perezida w’igipupe gusa.

Dukeneye icyo twakwita Regime hybride ariko mu buryo buli spécial, ku buryo Perezida agira hagati ya 45 na 50% by’Ububasha, na Parlement hagati ya 45 na 50% by’Ububasha, hanyuma 1er Ministre akagira nka 3 à 5% by’Ububasha. Twibutse ko muli regime z’imberabyombi hamwe na hamwe usanga Ministri w’intebe cyangwa se Perezida atorwa mu badepite cyangwa se n’abadepite, muli make nawe aba ali mu bagize inteko (nubwo biba bitumvikana bityo). Umwami we ntatorwa uko bitugaragaraira muli rusange. Ibi ni urugero ntanze rw’ibyashobora kudufasha, aliko abantu baganiriye cyane bagera ku mwanzuro wafasha bose.

Iby’Umwami – Perezida w’Icyubahiro gusa rero, hari abibaza ngo kuko Misistri w’intebe aliwe utorwa n’abaturage, Umwami cyangwa se Perezida abe uw’icyubahiro gusa utagira Ububasha, ibyo sibyo bibereye abanyarwanda uko mbyibaza.

Ahubwo jye numva Perezida aliwe ukwiye gutorwa mu buryo buli Direct, noneho Ministri w’intebe agatorwa mu buryo buli indirect, ali nabyo byatuma adahabwa imbaraga nyinshi ku rwego rwe rwonyine. Ahubwo Inteko ishinga amategeko ikaba aliyo igira imbaraga nyinshi, na Perezida cyangwa se Umwami niba aliwe abantu bahisemwo.

Abadepite ubwo imbaraga cyane bazinganya na Perezida.
Mbisubiyemo rero, ni ukuli Abanyarwanda mu mitwe yacu ntitwapfa kwacyira kohabaho Umutware udafite imbaraga (w’icyubahiro gusa) tutabanje kubyigishw igihe kirekire. Habaho Conflit hagati ya Primature na Perezida, no hagati ya Perezida na Primature, z’urudaca. Icyihutirwa ni ukugira Parlement itari BALINGA. Iyo yaba ali intangiriro nziza. Uwo mutware utagira ububasha byagorana ko abanyarwanda bamwumva nka Perezida wabo cyangwa se Umwami wabo.

Rwose nta Perezida utagira ububasha mu Rwanda uko tubyiyumvamo uyu munsi wa none (cyangwa Umwami utagira ububasha). IByo byazaza nyuma y’igihe kirekire cyo kubyigishwa bibaye aliyo nzira twiyemeje, na nyuma yo kubyakira neza muli twe.

Dushobora guhera n’aha dutekereza uko twazanoza uburyo bubereye abanyarwanda neza.

Prosper Bamara

 

TUGERAGEZE KUDAKABYA MU MVUGO, KANDI TUGERAGEZE KWITEGEREZA TUTABOGAMYE CYANE

$
0
0

Dore ibintu bikunze kuvugwa muli iyi minsi, kandi bishobora kuzadindiza intambwe za benshi tutabyitondeye:

1. Muli iyi minsi hali imvugo yateye ngo opozisiyo ntacyo imaze, nta na kimwe yagezeho nta n’icyo yageraho keretse ikoreye hamwe cyangwa se igize umurongo umwe ibikorwa byayo binyuramo. Siko mbibona.

Yego hariho iibazo byinshi muli opozisiyo, ndetse hali n’ibituruka ku kwikunda no ku bindi byinshi biranga ikiremwamuntu. Aliko rero ibyo si umwihaliko wa opozisiyo y’abanyarwanda gusa.

Kuba hari inzitizi ntibivuga ko ntacyagerwaho cyangwa se ko nta ntambwe n’imwe yatewe kugeza ubu. Dushobora gukoresha iyo mvugo mu buryo bwo gutera umujinya mwiza opozisiyo ngo yirebemo ikore birenzeho kandi iyirinde ibiyisenyera intambara ilimwo itoroshye. Aliko hali abakabya rwose bakemeza bashimangira koopozisiyo nta cyo yigeze imara cyangwa se ko ali nk’ama boutiki yagenewe guhomba! Ibi ni ugukabya cyangwa se kwihahira aliko nabwo nabi.

Muli make ntawe bitagaragarira ko opozisiyo ifite icyo yagezeho kigaragara, aliko bitarayikundira guhamya intambwe neza, no kumva ko guhirika ubutegetsi bitagomba kuba objectif iruta izindi. Kubuhindura, no kubwinjiramo no gukorana n’ababuriho mu nyungu z’abaturage nabyo bikaba byaba mu ntego zayo zivugwa mu magambo yumvikana.

2. KAyumba na Twagira mungu cyangwa se Gasana n’abandi bahoze muli politiki cyera ntacyo bamariye opozisiyo, nibavemo bareke abafite amaraso mashya bakore cyangwa se babazwe ibyo bakoze byose, dore ko ali nabo twazize. Batumariye iki uretse ubwiyemezi gusa.

Aha naho ni ukuhitondera cyane. Ntitugakabye rwose.

Kwihandagaza umuntu akavuga ko Kayumba cyangwa se Twagiramungu ntacyo bamariye opozisiyo nta bushishozi buba bulimo. Reka turebe amateka ya vuba.

Kayumba atarahunga ngo gushwana kwe na Leta bijye ahagaragara, byari byifashe bite, na nyuma yaho byagenze bite?

Ubu se mvuze ko ihunga n’iyinjira muli opozisiyo rya Kayumba Nyamwasa ryatumye opozisiyo ikara kurushaho, ndetse itangira no gufata forme igaragarira n’amahanga ko abarwanya Leta atari abo kwirengagizwa, naba mbeshye ? Murebe ukuntu i Kigali no muli Leta habayeho guhungabana aho Kayumba agendeye? bigacika, amakosa akiyongera muli Leta haba mu bya diplomatie no mu magambo avugwa, ku buryo n’amahanga yatangiye kubona ko koko opozisiyo atari iyo kwirengagizwa. Amahanga yatangiye kubona ko opozisiyo atari iy’abajenosideri, ndetse n’andi mashyaka cyangwa se indi mitwe yari yaraciriweho iteka yatangiye kongera kwibazwaho nk’abanyarwanda bashobpra kuba bafite icyo barwanira.

Ibi byonyine birahagije ngo abantu dusigeho kwibaza ko Kayumba ntacyo amariye opozisiyo. None seibi byose iyo bitabaho ubu biba bimeze bite? Simvuze ko aliwe kamara, aliko kandi akamaro kuba muli opozisiyo kwe kwayigiriye ni akamaro gakomeye cyane.

Turebe na Twagiramungu rero. Ubu koko dutinyuke tuvuge ngo aba bakambwe nibavemo abato babyine bonyine bazatsinda?

Twagiramngu yiyamamarije umwanya wa Perezida igikuba kiracika mu gihugu, amatora arangira nta nkuru kandi ibyayo bivugwaho byinshi. Kuli bamwe umushiha urazamuka n’umujinya urigaragaza kandi Twagiramungu atahakanye ibyavuye mu matora. None se ni umuntu wese wapfa guhungabanya ibintu bu nzego ziyoboye kugeza aho zikanga ibihise byose ? Twagiramungu yavugishije menshi Leta ya Kigali, Twagiramungu yabaye muli politiki y’u Rwanda igihe kinini, Twagiramungu azwi nk’umuntu utagirira urwango abatutsi ntarugirire abahutu kandi udatinya kuvuga icyo atekereza, … Yewe na ya ntwaro ya jenoside Leta yajyaga isekurisha abahutu, amasasu yayo iyarashe Twagiramungu ntiyamutera ibikomere. Wapi, ntibyafata ahubwo niwe wayibashinja kuko bivugiye ko bakorana n’abajenosideri.

Kuba muli opozisiyo kwa Twagiramungu rero nabyo bifitiye iyo opozisiyo akamaro kanini cyane, abato babishaka batabishaka. Bibahagarika aho batakwihagarika bo ubwabo ngo biborohere, adahari kandi aliho. Na Leta kuba muli opozisiyo kwe ntibiyiha amahoro ntawe bitagaragarira.

Ibi twabivuga no ku bandi banyapolitiki benshi bakuze, cyangwa se bagaragaye mu kibuga cya politiki mu bihe binyuranye byashize.

Muli make, barakenewe cyane, nkuko n’abato bakenewe kugira ngo ibintu birusheho gutera imbere.

3. FPR na Kagame ni agatsiko k’abahotozi, k’abicanyi, tugomba kugahirika byanze bikunze, nikemere imishyikirano kuko nta kindigashoboye maze tugahirike tugakanire urugakwiye.

Bavandimwe! Ibi nabyo ni ugukabya. Turebe neza. Ubu wowe uwakubwira ngo emera imishyikirano vuba maze nze nguhirike ngucire urwo gupfa, wayemera uramutse ufite ingufu zo kuyanga?

Ibi bigaragaza ko bamwe mu bavuga ko Leta yanga imishyikirano, nabo baba bagize uruhare runini muli uko kunangira kwayo. Ubwo se baba bashaka imishyikirano, cyangwa baba bashaka intambara? Ni amananiza. Hari abavuga ngo FPR na Kagame basubiza nabi! Eh! None se ko nabo baba babwiwe nabi abantu murangira ngo basubize gute? None se washinja Leta kuvuga nabi cyangwa gutukana nawe alibyo ukora? Ubwo se uyisimbuye wayiruta? Kuki se mwembi mutabireka, uruse undi agatangira akabireka, noneho akazabona n’impamvu yo kugaya undi ibibi akora muli iyo nzira! Kandi ubabaye niwe ubanda urugi, abafite integer nke ubu badafite n’ingufu za Leta nibo bgomba kwiga uko babyitwaramo ngo bahabwe ibyo bifuza no gutsinda amatora bazabigereho nibabiharanira neza.

Tugenze buke, imishyikirano niba ishakwa, abantu babyibazeho koko, baganire, bemeze neza ibyo bifuza, na Leta ivuge ibyo yifuza, kandi ibitutsi byose biganisha ku ivanguramoko bive mu magambo dusohora, kuko ikibazo cy’amoko ali kimwe mu biremereye umuryango nyarwanda.

Ibyo alibyo byose ntawavuga ko FPR nta kintu kizima na kimwe yakoze, kuko hari aho ibintu byavuye n’aho bigeze. Turagaya. Nibyo. Aliko nitunashime. Nabyo nibyo. Igihugu nticyahirimye, Kirahagaze kandi kirasa n’icyihagazeho kugeza ubu. Duharanire ko ibidatunganye byakosorwa byanze bikunze, aliko tudashenye n’ibihari. FPR iyoboye imyaka irenga makumyabiri, none tuvuge ngo nta mbaraga ifite nta n’ubushobozi na buke ifite? Ubwokoko ntituba dukabya mu mvugo? Kandi biragaragara ko haliho ibyo ikora. Ubwo nimvuga FPR ndavuga na Kagame nka Perezida wayo. Nibyo. Hali ibikorwa, hari n’amakosa. None dusenye ibizima n’ibipfuye? cyangwa turebe uko twakosora ibipfuye, ibizima bigumeho? Dushyigikire n’ibizima yewe. N’iyo byaba bike cyane cyangwa se bikangana uko bishaka kose. Bipfa kuba bihari.

4. Ibikorwa na Kagame na FPR byose bibereyeho gupyinagaza abahutu no kubica urubozo

Iyi nayo ni imvugo yumvikana muli bamwe mu banyapolitiki. Birababaje ko bashobora kuba babibona batya niba atari ugukabya no gushaka kuyobya uburari. Koko? Ubu kwirukana Karegeya byari uguhutaza abahutu? no gufunga Mushayidi? na Kizito Mihigo? no gusenyera ba kavukire? No.

Twitonde tutazaba nka bya bindi ngo umugabo … anyagiranwa n’abandi ati nimurebe ariko jyeweho naboze! Kandi imvura yabanyagiye ali imwe.

Turebe neza, dutndukanye ibintu, ibidakwiye tubigaragaze, aliko rero bigaragazwe uko bili. Mbese no gushyira abahutu mu myanya y’ubuyobozi ni mu rwego rwo kubazengereza? Ibi ni ugukabya gukwiza ibitari ukuli. Kuki Habyarimana na Kayibanda batajengereje abatutsi babuzuza myanyana yayindi bensh biha kuvuga ngo nta gaciro ifite? Ministeri y’umutekano nta gaciro, iy’ingabo (byigeze kubaho ko ihabwa Gatsinzi) nta gaciro, Primature nta gaciro, Kuyobora Senat nta gaciro, … Ubwo ibyo si ugukabya koko?

Ahubwo nibishimwe kuko biruta kure ibyariho kuli Repubulika zabanje, nubwo twavuga tuti ntibiraba byiza. Cyangwa se tuti halimwo amacenga ntawamenya icyo babikorera. None se tugire ngo muli politiki amacenga ntabamwo? Tuvuge ko iyi Leta nivaho se amacenga azashira mulipolitikise? Aho twaba tubeshye. Aliko amacenga akabaho hali n’ibyo tugaragaza n’iyo byaba bidahagije.

Uwavuga yavuga ko Agatsiko kali ku butegetsi gakora ibishoboka byose ngo gahame ku ngoma, aliko “objectif” yo kuvuga ngo kalihonkarashyira kurimbura abahutu muli gahunda zose z’igihugu (kuva mu buhinzi, ubuvuzi, ubucukuzi, ubukerarugendo, igisilikali, …) byo ni ugukabya kandi siko bili.

Ibi ntibizatuma opozisiyo nayo ubwayo yegerana ngo ijye inama inoze, ali nako yegerana na Leta ngo bajye inama inoze.

5. Leta y’agatsiko itunzwe n’imisoro y’abahutu bo mu mugikandiikandamiza abahutu bo mu cyaro, kandi abatutsi bagira ubwibone n’irondakoko, abahutu bakagira inda nini gusa n’ubusahiranda

Mwa banyarwanda mwe! Nk’umuntu uvuga ibi aba agamije iki mu by’ukuli uretse gusenya igihugu? Kuli we nta mututsi utanga umusoro? Imisoroni iy’abahutu gusa? Akarenga akavuga ko abahutu nta bikorwa byunguka bemererwa gukora cyangwa se utuzi duhemba? None se niba ntabyo iyo misoro itunze Leta yose ikanayikiza bayivana he? Niba batungishije Leta imisoro yabo ubwo urumva bataradamaraye? Nidusigeho kubeshya kumanywa y’ihangu. Ubundi ngo mu cyaro n’abahutu. None nta batutsi batuye mu cyaro? Bo se ntabwo alia bantu?

None abatutsi nibo bagira ivanguramoko abahutu ntaryo bagira? Nkaho tutabonye ibyo Repubulika ebyiri zambere zigaraguyemwo imyaka mirongo? Nta soni? Amategeko icumi y’abahutu yanditswe na nde mu batutsi azi?

Abahutu ni ibisahiranga gusa! Uvuga ibi aba ashaka kwerekana iki? Hali amakosa n’ukwitwara nabi bishobora kugaragara ku batutsi no ku bahutu, aliko nta kujya ahongo twandagaze abanyarwanda bose! None se ko abatutsi tubagize ibicibwa, n’abahutu tukaba tubagize ibicibwa mu mvugo zacu, turagira ngo hasigare nde? Bapfe bose se? Nidusigeho, ibi ntibigakomeze kubaho, ko twiha gusebya abantu bose iyo bava bakagera.

6. Kugira ngo opozisiyo ishyikirane na Leta bisaba byanze bikunze ko amashyaka yose abanza guhinduka nk’ishyaka limwe, cyangwa se abanza kwinjira mu murongo umwe w’ibitekerezo byanze bikunze.

Aha naho halimo gukabya no kwifuza ibidashoboka.

Tunibuke ko ishyaka limwe cyangwa se abili lishobora cyangwa se ashobora kumva igihe cyayo kigeze cyo gushyikirana cyangwa se kwinjira mu gihugu, ibyo akabireba, akabisaba. Byakunda bikaba intangiriro n”‘andi akazaza kuko intego ali uko byazarangira yose yumvikanye kandi yemerewe kwinjira mu gihugu. Byakwanga nabwo, ntitugaye ubushake n’ubutwari abagerageje bagaragaje. Mu minsi ishize byabayeho ku IshyakaPDP-Imanzi, ndetse na RDI yari yatangaje icyifuzo nk’icyo, nk’uko Ishyaka Ishema Party, Imvura-RPP n’andi amaze gutangaza ko yitegura kuzajya mu Rwanda. Iyo ni gahunda yayo, itavuze ko adashobora no kwishyira hamwe n’andi mashyaka bakagendera hamwe. Byose birashoboka.

7. Abavuga ko abahutu bishwe cyangwa se biciwe ni abagome kuko bamaze abatutsi.

Iyi nayo ni imvugo yiganje mu batutsi bamwe na bamwe, bakunze kwitwa abahezanguni.

None se turagira ngo bigende gute ko abahutu ali abanyagihugu kandi nabo biciwe ababo? Ni ikibazo kireba abanyarwanda benshi, kandi abantu twese tugomba kugira imbaraga zo kukiganiraho no kugishakira umuti. AMakuru ya nyayo akegeranywa, hanyuma ingamba za ngombwa zigatfatwa n’ubuyobozi, zitari izo gucecekesha abantu bose, ahubwo zikaba izo kunoza igitekerezo cy’uko bigomba kugenda ngo iby’icyo kiazo byumvikane uko bili mu by’ukuli.

8. Abazana ikibazo cy’abanyapolitiki b’i Gitarama cyangwa se bo mu majyepfo bishwe na MRND ni abanyamatiku kuko byibagiranye

Iyi nayo ni imvugo yumvikana kuli bamwe. Kuki se bigomba kwibagirana kandi abana babo baliho cyangwa se n’abafasha b’abishwe icyo gihe bamwe baba bakiliho? Abo muli iyi miryango barababajwe kandi ntibigeze bahabwa amakuru asobanutse y’uko byagendekeye ababo n’ababyeyi babo.

Iki kibazo nacyo Leta igomba kugishakira umwanya wo kukigaho neza nta kugica iruhande, abatangabuhamya bagasjakwa, ababikoze nabo ikibazo cyabo kikaganirwaho.

Niba hali indishyi Leta igomba gutanga ikazitanga, niba hemejwe ko hali ibibabarirwa bikibagirana, nabwo Leta igatanga impamvu ikareba ko abaturage bazemera cyangwa se igasobanurira ba nyirubwite impamvu zumvikana.

UMWANZURO

Rwose, birashoboka ko amarangamutima n’agahinda twagiye duterwa cyangwa se n’ubu tugihura nako byagorana kubyirengagiza no kubyikuramo burundu, aliko niba dushaka kubaka umuryango nyarwanda twite kuli ibi bintu bikurikira:

(a) Ku bali muli opozisiyo: Kwirinda gutura umujinya wose hasi mu guca imanza no gutuka igihugu n’ibikilimo byose kuko tutakilimo. Kwbuka ko niba turi abanyapolitiki bifuza kuzayobora u Rwanda, muli urwo Rwanda halimo abashyigikiye ibyotulimo, hakabamo abakunda FPR, hakabamo abaturwanya, hakabamo abo turwanya, hakabamo n’abandi baba bibereye mu byabo, hakabamo abo duhuje ubwoko n’abo tutabuhuje. Tukibuka ko abo bose bali mu bo tugomba gushakira ibyiza. Hakabamo n’abayoboye yewe ubungubu twifuza gusimbura. BItyo tukiga neza kandi tukagaragaza uko abo bose twifuza kuzabashakira umutekano n’umunezero ku rugero rushoboka (ubutabera, kurengerwa, etc.).

(b) Ku bali muli Leta (kuli Leta iyoboye): Kwirinda gutura umujinya wose w’uko hali abatemera ibyotuvuga byose kandi bakaba bali aho tutabasha kubashyikira ngo tubumvishe cyangwa se tubihimureho. Oya. Ni ukwibuka kuba umubyeyi wa bose. Umubyeyi w’abayobotse n’uw’abivumbuye. Kwibuka ko hanze hali abo duhuje ubwoko n’abo tutabuhuje, bityo tukirinda gahunda zagaragara nk’iziri gutuma habaho guhemukira no gutera umutima mubi abo mu bwoko ubwo alibwo bwose cyangwa se abakomoka mu nkarere ako aliko kose. IByo tukabitekerezaho igihe cyose. Tukitegura kwakira uwakwifuza gushyikirana no kwigorora natwe wese, no kumvikana mu nyungu za bose n’iza buli wese. Gukangurira abarwanya Leta kuduha ibitekerezo bigamije kubaka igihugu mu nzego zinyuranye z’iterambere, kandi ibyo bitekerezo baduhaye tukabishyira mu bikorwa.

Gutangiza “reforms” mu nzego zose z’iterambere zikeneye kuvugururwa, ku buryo byatuma buli wese yishimira ko ibidatunganye biliho bishakirwa inzira yogutunganywa. Gutangiza “reforms” mu miterere y’inzego aho bikenewe no gukosora ahagomba gukosorwa vuba na bwangu (Urugero: Imiterere y’ikigo cya EWSA n’Inshingano zacyo zanditse bituma kidashobora kugira ubuzima ngo kibe cyayoborwa mu nzira itanga ibisubizo ku bibazo abaturage bagitegerejeho cyangwa se cyitwa ko gishinzwe gukemura). Hakenewe ivugururwa n’itunganywa ry’amategeko yose ajyanye n’imiyoborere, ku buryo abantu bose bumva baza mu gihugu batikanga, kandi n’amashyaka yose akumva yaza mu gihugu akemererwa gukora, no kuba yagera ku butegetsi igihe abikoreye nta mananiza yo kugirirwa nabi abayeho.

Gukora ibishoboka byose ngo réformes nziza zagiye zibaho mu gihugu kugeza ubu zihabwe agaciro mu bigaragara ntibibe nko kugurira abaturage ibikoresho byiza bihenze bikoresha umuriro gusa ngo hanyumo habeho kwimana umuriro wo kubicana. Icyo gihe ntacyo byaba bimaze kubibaha bitazaka na limwe. Ibi rero biliho mu Rwanda, aho hali amavugururwa meza yagiye abaho mu bijyanye n’imiterere y’inzegono gushyiraho inzego n’ibigo bikenewe, amabwiriza meza se n’uburyo bwo kugenzura imirimo n’ubuziranenge, aliko ugasanga mu by’ukuli habayeho kwima umwuka w’ubuzima ayomavugurura meza yabayeho ngo agire akamaro ku nzego zose z’ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo. Mbese kwirinda ko habaho igisa no kuniga itunganywa ry’imirimo cyangwa se gutuma ishyirwa mu bikorwa ridashoboka, ali nabyo bidindiza iterambere. Gukora ibishoboka byose ngo amategeko adakenewe cyangwa se abangamiye uburenganzira bw’ikiremwamuntu avanweho yose, aho bikenewe asimbuzwe andi yubahiriz agateka ka muntu.

Gutangiza gahunda yihuse yo kwigisha abaturage, n’abana bo mu mashuri mu bigero byose, ko abaharanira impinduka atari abanzi b’igihugu, ahubwo ali abanyagihugu baba batarashimishijwe na bimwe mu byo babonye, noneho bakiyemeza guharanira impinduka bibumbira mu mitwe ya politiki. Ko ali abantu bifuza ibyiza nk’ibyo Leta iliho ishaka kugeraho muli “réformes” iliho itangiza. Gushyiraho uburyo bworoshye kandi bwihuse bwo kwemerera amashyaka ya Politiki abyifuza guhabwa uburenganzira bwo gukorera mu gihugu, hatageretsweho kuyasebya no kuyahutaza mu bihe byayo byo kwiyandikisha. Ahubwo hakabaho kuyorohereza aho bishoboka hose.

Gutangiza “reforms” mu miterere, mu mikorere ndetse no mu mikoranire y’inzego z’umutekano z’igihugu, no kuzishyira mu maboko ya rubanda ngo ruzigenge kandi rukurikirane imibereho n’imitunganyirize y’akazi kazo. Ku buryo n’abari hanze bazigirira icyizere bakaba bataha bumva zizabarinda koko, kandi nabo bazifitemo uruhare.

Mu gusoza, nongeye kubshimira umwanya mufashe wo gusoma iki gitekerezo.

Prosper Bamara

Bombori bombori mu ishyaka PS Imberakuri!

$
0
0

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 014/P.S.IMB/014

Rishingiye ku itangazo rigenewe abanyamakuru N° 013/P.S.IMB/014 ryasohotse kuwa 06/07/2014 rishyizweho umukono na Me Bernard Ntaganda perezida fondateri w’ishyaka, ishyaka PS-Imberakuri ryatunguwe cyane niryo tangazo ryasohotse risenya ishyaka rinaricamo ibice ndetse rinasenya ibikorwa byose ishyaka ryagezeho mu nzego zose mu myaka 4 ishyize ubwo Me Ntaganda yari afunzwe, kubw’ibyo byose ishyaka PS-Imberakuri ritangarije abanyarwanda, abarwanashyaka n’amahanga ibi bikurikira:

- Ishyaka PS Imberakuri ryatewe impungenge zikomeye n’inama nkiriya idasobanutse, ukurikije imitegurire, imiyoborere ndetse n’ibyayivuyemo. Aha hakaba hahishe byinshi aho inama itigize itumirwamo visi perezida wa mbere,uwa kabiri,umunyamabanga mukuru,umunyamabanga mukuru ushinzwe urubyiruko n’abandi… Nyamara ngo hifashishijwe ikoranabunga nkuko bivugwa mu ngingo ya mbere inama ikaba yaratumiyemo Bwana Jean Baptiste Ryumugabe nubwo bitabakundiye ndetse n’abandi bagombaga kwemeza ibyifuzo by’abayiyoboye niba yaranabayeho.

- Ishyaka PS Imberakuri ritewe impungenge n’amakenga y’ibyavuzwe mu ngingo ya 5(…), biteye agahinda kubona nyuma y’imyaka 4 yose ishyaka rikorana neza n’amashyaka atandukanye none kubw’inyungu z’abantu bake cyane nka 2 cg 3 bikaba uyu munsi aribwo abayobozi bamwe batangiye kwikoma abandi bayobozi b’amashyaka nkaho ayo mashyaka agendera ku murongo cyangwa ibyifuzo byabo.

- Ishyaka PS Imberakuri riranenga byimazeyo imvugo zirimo ubugome n’ubwishongozi ziri mu ngingo ya 7(…) aho hari abifuza cyangwa bakeka ko gufungwa cg kwicwa aribwo butwari. Ntabwo ariko abantu bose babibona, guhunga si ububwa. Bakomeza bavuga ko ngo abahunze cg abagiye hanze y’igihugu nibashyira impumu n’igihunga bazasubira mu mirimo yabo; ariko hano umuntu wese akaba yakwibaza ari ufunguwe cyangwa uwahunze uwakabaye ashyira impumu ari inde? Dore ko no mu itegeko shingiro ishyaka rigenderaho ntahanditswe ko uri hanze y’igihugu cg uwahunze ahagarika imirimo ye mu ishyaka, n’ikimenyimenyi ni uko Ryumugabe ukunze gushyirwa imbere na Me Ntaganda Bernard yahunze igihugu cg akaba aba hanze y’igihugu. Gusa aha birumvikana ko ubufatanye ishyaka PS Imberakuri ryagiranye n’andi mashyaka cyane cyane FDLR ko hari abo butashimishije cyane cyane Leta ya Kigali itarahwemye gusenya ishyaka ikoresha uwo ariwe wese, bikaba nta gitangaza kirimo kuba iyo Leta yaba ariyo yihishishe inyuma yibi byose. Kandi twibutse ko ubwo bufatanye bumaze imyaka isaga itatu,kuba rero hari abaza bakumva ko ubwo bufatanye butababereye ibyo nta gitangaza kirimo.

- Kuba ingingo ya 8 yaragarutse cyane kuri Bwana Jean Baptiste Ryumugabe dore ko urebye neza iri tangazo hafi ya ryose wagira ngo niwe ryakorewe nta gitangaza kirimo dore ko uyu Ryumugabe yakomeje gucamo ishyaka ibice no kubiba amacakubiri hagati y’abayobozi n’abarwanashyaka yica amategeko uko yishakiye agamije kwigarura ishyaka akaba aribyo akomeje gukora afatanyije n’abamushigikiye bagamije inyungu no kwimika inda zabo imbere. Uyu Ryumugabe akaba yarihanangirijwe ndetse agirwa inama inshuro nyinshi ariko bikaba bigaragara ko nta kwikosora kwahabaye ahubwo aho kugira ngo Me Ntaganda Bernard aze afasha kumugarura mu murongo ahubwo akaba amushyigikiye mu migambi ye mibisha. Ishyaka PS-Imberakuri ryatunguwe n’imikorere idahwitse ya Me Ntaganda Bernard isenya ikanatiza umurindi abashaka gusenya ishyaka rya PS-Imberakuri aho Me Ntaganda avuga ko yasohoye amatangazo ari muri gereza akura bamwe mu bayobozi mu myanya barimo, agashyiramo abandi batazwi. Akaba yarakoze ibi yica amategeko nkana dore ko ntaho ashobora kvuga cyangwa ngo agaragaze abo yakoranye nabo inama bagafatana imyanzuro muri gereza nuko bagasohora amatangazo nkariya afata ibyemezo. Tuributsa uwariwe wese witwaza icyo aricyo cyose mu ishyaka ko adafite uburenganzira na buke bwo kwica amategeko nkana akora ibyo ashaka mu ishyaka kuko ishyaka atari akarima k’umuntu umwe ku giti cye aho ashobora gukora ibyo yishakiye.

- Ishyaka PS-Imberakuri riboneyeho umwanya wo kwamagana ku mugaragaro imyitwarire idahwitse ya Me Ntaganda Bernard uvuye muri gereza ashishikajwe no gucamo ishyaka ibice aho gufatanya n’abandi mu gukomeza urugamba atabariza abafunzwe, ababuriwe irengero, abicwa ndetse n’abashimuswe haba mu barwanshyaka no mu banyarwanda bakomeje kurenganywa na Leta ya FPR nkuko nawe yagiye atabarizwa; ahubwo nkuko mubibona akaba ashishikajwe n’izindi nyungu zidafite aho zihuriye no guharanira uburenganzira bw’abanyarwanda no gukomeza umurongo wa politike ishyaka ryiyemeje, ahubwo akaba ashaka kurigira nk’akarima ke. Twamwibutsa ko imbaga y’abarwanashyaka atari we yakurikiye nk’umuntu ku giti cye ahubwo yakurikiye umurongo wa politike w’ishyaka; rero kubw’ibyo tukaba tumwibutsa ko abanyarwanda atari ikibuga bakiniraho umupira. Ishyaka rikaba rimusaba kugaruka mu murongo mu maguru mashya agakorera abanyarwanda kurusha gushyira imbere izindi nyungu ze bwite kuko nibitaba bityo yazafatirwa ibindi byemezo.

- Nyuma yo gusanga inama Me Ntaganda Bernard yakoresheje itemewe n’amategeko turasaba ko yategura indi nama yemewe n’amategeko tugafatanyiriza hamwe kunonosora ibibazo byaba bihari no gushyiraho umurongo twagenderaho twese hamwe; dore ko nyuma y’imyaka 4 ari muri gereza azira akamama ari myinshi akeneye gushyira ubwenge ku gihe no gushyira impumu n’igihunga nkuko abyivugira abibwira abahumze cg abatari mu gihugu dore ko ahubwo ariwe bireba kuko yakorewe iyicarubozo n’ingoma mpotozi ya FPR. Rero hari byinshi byahindutse ku buryo hakenewe inama inonosora zimwe muri izo mpinduka kugira ngo arusheho kuzumva no gukorera abanyarwanda uko bikwiye abafasha kwibohora ingoma y’igitugu iyobowe na FPR.

- Ku mpamvu zose zavuzwe haruguru, ishyaka PS-Imberakuri riramara impungenge abarwanashyaka baryo n’abanyarwanda ko ritazigera ridohoka ku rugamba rwo guharanira ko buri munyarwanda yakwishyira akizana mu gihugu cye. Twongeye kandi kumenyesha ko ubufatanye bwa PS-Imberakuri nandi mashyaka bukomeje mu rugamba rwo kubohora abanyarwanda ingoyi bashyizweho na Leta mpotozi y’igitugu ya FPR; ni muri urwo rwego twibutsa ko ubufatanye bwa PS-Imberakuri na FDLR bukomeje kandi butazigera buhungabanywa n’uwari wese yitwaje icyo aricyo n’umwanya wose yaba afite muri aya mashyaka.

Ishyaka PS-Imberakuri riboneyeho umwanya wo gushimira abarwanashyaka, abanyarwanda ndetse n’amahanga ubufatanye batawemye kugaragaza mu bihe bikomeye bitanga mu guharanira uburenganzira bw’abanyarwanda mu gihe cyose ubutegetsi bw’igitugu bwa Kigali buyobowe na FPR bwashatse gusenya ishyaka. Uko twagiye dutera intambwe tujya mbere, Leta ya Kigali ntibyayishimishije na gato akaba ariyo mpamvu igikomeje gushaka gusenya ishyaka ariko tukaba tuyikuriye inzira ku murima ko ntacyo izigera igeraho kuko abanyarwanda bamaze guhaga akarengane ibagirira kandi bamenye guharanira uburenganzira bwabo. Rero dukomeze ubwo bufatanye kandi twese hamwe tuzatsinda.

Mugire amahoro y’Imana!

Bikozwe kuwa 27 Nyakanga 2014

Ku bwa PS-Imberakuri Alexis BAKUNZIBAKE Visi perezida wa mbere

http://www.ps-imberakuri.net/kin/amakuru/110-itangazo-rigenewe-abanyamakuru-nd-014psimb014.html

Politiki ya Opozisiyo: Iyo “Abafana” bihaye gusimbura “Abakinnyi” mu kibuga birangira bite?

$
0
0

Icara ahatuje maze ufate iminota ibiri gusa yo gutekereza:  Gerageza gushushanya mu mutwe wawe ikipe y’umupira w’amaguru iri mu irushanwa ihatanira gucyura igikombe cy’isi . Iri mu kibuga, abafana nabo buzuye stade. Umukino w’ikipe ntunyuze abafana, ntibumva neza impamvu ikipe yabo itari gukina uko babyifuza none bamwe muribo bafashe icyemezo cyo kumanukira mu kibuga bagasimbura abakinnyi….birarangira bite?

Kimwe mu bizwi ni uko iminota icumi gusa yajya gushira abafana bihinduye abakinnyi bamaze guta igihaha! Kwicara ku ntebe y’umufana no gufata umwanya mu kibuga nk’umukinnyi ni ibintu bibiri bihabanye cyane! Gusa ibyo nibyo bamwe mu bafana ba politiki y’u Rwanda badashaka kumva  kandi biyita inzobere !

Muri iyi minsi, ikibazo cyo kurambirwa ubuhungiro no guhogozwa n’akarengane ubutegetsi bw’igitugu bwa Paul Kagame bukomeje kugirira rubanda kigiye gutuma bamwe bata amapantalo bakiruka ku gasozi izuba riva!

Nakomeje gusoma inyandiko nyinshi zinyuranye z’abavuga ko bakurikiranira politiki y’u Rwanda hafi. Ndazisoma zose, nta n’imwe incika. Ni mu gihe, narabyiyemeje. Sintangazwa n’ibyo bavuga bitaba bibuzemo agace k’ukuri ahubwo ntangazwa n’uko bateye, n’uko bakora, bo ubwabo . Hari abihinduye abarimu mu bya politiki(Teachers of politics) reka ntiwareba, none bageze no ku rwego rwo kwiyumvamo ububasha bwo kwirirwa “batukagura” abanyarwanda b’intwari birya bakimara…bashakira u Rwanda amahoro! Umuntu agatinyuka akita abagerageza kugira icyo bakora ngo ni ”Ibigarasha n’abahutu b’abanyenda nini zataye ku gasi”! Singiye kubeshya, uko nagendaga nsoma inkuru ya Lyarahoze Samuel narushagaho kuyibonamo ikintu gipfuye ku buryo kuyireka igahita ntacyo abantu bayivuzeho byaba atari byiza. Siyo yonyine iteye itya, muri iyi minsi hadutse n’izindi nkayo, zitiza umurindi uwo turwanya n’iyo banyirikuzandika baba batabigambiriye. Ariko iya Samuel Lyarahoze yo ifite umwihariko.

1. “Ibigarasha n’abahutu b’abanyenda nini zataye ku gasi”

Inyandiko yasohotse ku Ikazeiwacu, kuri Therwandan, no kuzindi mbuga nkoranyambaga yitwa Ibigarasha n’ibihutu by’inda nini zataye ku gasi nibireke Paul Kagame yitegekere” yaje ikurikira izindi nyinshi uyu mugabo witwa Samuel Lyarahoze yanditse, agaragaza ko ari we wenyine uzi ikigomba gukorwa kugira ngo impinduka igere mu Rwanda, ngo iturutse ku biganiro hagati ya FPR na Opozisiyo! Sinanze ko uyu mugabo atanga ibitekerezo bye. Ni uburenganzira bwa buri wese. Ariko kubahuka abanyapolitiki bose bagerageza kwitanga akagera n’ubwo abatukira mu binyamakuru, si ibyo gucecekwa.

Amagambo ye sinyabona mu rwego rwo gukabya inkuru bisanzwe, afite aho ahuriye no “gusebanya no gutukana” kandi ibi byombi ni ibyaha bihanwa n’amategeko mu bihugu byose. Amagambo ye nayafashe nk’agamije guca intege abanyarwanda bake bagira icyo bakora ngo ibintu bibe byahinduka mu Rwanda.

Uyu mugabo ngo uzi icyakiza u Rwanda yananijwe n’iki guhaguruka ngo abishyire mu bikorwa, ubwo wumva abandi ari  “Ibigarasha n’ibihutu by’ibinyanda nini yataye ku gasi”? Niba andi mashyaka ya opozisiyo yose “ntacyo akora” kandi akaba ari “ntacyo amaze”yashinze irye rifite ingufu maze rigakiza Abanyarwanda bwangu nk’uko abyifuza ? Ese ubundi ashingira he yemeza ko FPR yiteguye kuganira na Opozisiyo, ko abantu basigaye bitiranya inzozi zabo n’ukuri?

Kugeza ubu Samuel Lyarahoze twese tuzi yaba yarakoze iki kigaragara ngo tumwemere nk’umunyabisubizo ariko areke amagambo adafite icyo apfana n’ibikorwa ? Samuel Lyarahoze abarizwa mu rihe shyaka yaba yaragerageje gutera inkunga ifatika bityo akaba ariho aribaza raporo?

Samweli Lyarahoze arahagarara ku maguru yombi agasubira mu mvugo nyandagazi ya Paul Kagame ngo  abanyapolitiki ba Opozisiyo ni “ Injiji zize” , bityo agasigara ari we mpuguke wenyine, uhagaze neza mu kibuga ! Kandi nta mugayo, icyo  ubuhanga bwe buhanitse bugambiriye ni ukumvisha abanyapolitiki ba Opozisiyo  ko Opozisiyo nyarwanda izabaho ari uko amashyaka yose asenyutse hagasigara rimwe rukumbi, kandi naryo rikaba nta yindi “agenda” rigomba kugira uretse gushyigikira FDLR ! Analyse y’uyu mu “Teacher of politics”, irasobanutse neza ariko irimo ikibazo gikomeye. Ntabwo nyirayo abona ko atari “analyse politique” ahubwo ari uruhererekane rw’amarangamutima (“declaration sentimentale”).

2. Ibintu bipfira he? Kuki Politiki ikomeje gusimbuzwa amarangamutima?

Iyo usomye neza inyandiko ya Bwana Lyarahoze Samuel uhita wibonera ko uyu mugabo yaciwe intege bikomeye na declaration ya EU ! Arabivuga muri aya magambo:

“Ku banyarwanda bari ku ngoyi ya Kagame n’agatsiko ke, ndetse n’abamuhunze twifuza gutaha mu gihugu cyacu, ingingo ya gatatu y’iri tangazo ni amahano. Ivuga ko « (…) Umuryango w’Ubumwe w’Uburaya wibukije ko gufasha FDLR uko ariko kose binyuranije n’ ibyemezo bya LONI n’ibya EU mu kurwanya uwo mutwe. (…) Umuryango w’Ubumwe w’Uburaya wakiriye neza itangazo ry’u Rwanda ryemerera abarwanyi ba FDLR gutaha iwabo nkuko byari bisanzwe bikorwa muri DDR» Byisomere nawe mu cyongereza. « (…) The EU recalls that any support to the FDLR is in contravention of existing UN and EU restrictive measures. (…)The EU welcomes the statement of the Government of Rwanda to accept voluntary returnees from the FDLR in the context of the DDR process. »

Uyu mugabo akababaro afite turagasangiye. Ariko ndamushinja ibitotsi yibereyemo akaba atarigeze yumva akamo duhora tutera Abanyarwanda tubabwira ngo nibakanguke babone ko « Nta wundi ubitubereyemo » !

Lyarahoze Samuel yibereye muri ba bandi bishuka ko ibihugu by’amahanga nka Tanzaniya, za EU, UN, …. bifata umwanya wabyo batekerereza abanyarwanda ikizabakiza ubutegetsi bwa Kagame. Aricara akishuka mu mutima we ko Abahutu bafite ibihugu bibakunda bizababuza kurimburwa na Kagame.

Wagira ngo Samuel Lyarahoze yibagiwe uko abo Bahutu avuga barasiwe umugenda mu mashyamba, impinja, abangavu,abasore,inkumi,abakecuru n’abakambwe batagira ingano  bakahasiga agatwe, n’ubu abo ibisimba bitagugunnye bakaba bacyanitse amenyo iyo mu mashyamba ya Kongo…ayo mahanga ahari, arebera ! Ndetse harimo n’ayashyigikiye FPR-Inkotanyi kuva zitera u Rwanda taliki ya 1/10/1990 kugeza n’ubu, mu gihe abaturage batwikirwa muri Gereza, bakaraswa izuba riva…. !

None dore disi Lyarahoze Samuel aracyatangazwa n’uko intero ari mwe ngo « gufasha FDLR » mu buryo ubwo aribwo bwose ni icyaha !

Abakurambere baciye umugani ngo « umugabo arigira atakwigira agapfa » ! FDLR ntizakizwa n’abirirwa bayogeza ariko mu by’ukuri nta kindi bayimariye, baticara ngo batekereze igisubizo cya politiki gifatika. Twigeze gutangaza ku Ikondera infos ngo « Nyamara hari ukundi FDLR yafashwa ».Koko rero hari abafite « propositions » zifatika, umunsi ijwi ryabo ryumviswe n’abo bireba, bazatanga umuganda wabo. Nta muntu mukuru uhatirwa kunywa umuti atabishaka. Iyo kandi uwawe yanze kunywa umuti, nta we bitangaza iyo indwara imuhitanye. Gusa birababaza.

Naho ba Lyarahoze bigira nk’abatabona uko iyi si ikora,bazatukana barambirane, bazarira bahogore, biciragureho bishyire kera, barinde bashiramo umwuka…ababo bakomeze bazire akamama, kandi isi ikomeze izunguruke !

Abanyarwanda bose nibabyumve neza cyangwa barorera : Biri muri kamere y’imikorere y’ibihugu ko buri cyose giharanira inyugu zacyo bwite. Nta gihugu na kimwe ku isi giharanira inyungu z’Abanyarwanda, nta cyigeze kubaho, nta n’ikizabaho. Abanyarwanda bari ku ngoyi nibatamenya gukorana n’iyo « formule », baracyapfa.

Icy’ibanze gikwiye gukorwa ni uko tugomba kwemera guhindura imyumvire (to change our mind) : uwihambira ku byahise barajyana naho ugerageza kugomera ibizanye umuvumba bikamuhitana.

Niba dushaka gukomeza kubaho, abarokotse FPR n’abandi bicanyi nabo bakabasha guhumeka, « Gukomeza gufunga umutwe », ni ukubisezeraho. Igisubizo kiri mu « gufungura umutwe », tukamenya gutekereza no guhanga inzira nshya iganisha ku mukiro w’Abanyarwanda bose muri rusange. Kandi biri mu bushobozi bwacu.

Gusa nanjye ndemera koko ko hari ibindi bintu bibiri dukwiye kwirinda . Icyambere ni ukwigira Bamenya na Kamara. Icya kabiri ni ugukomeza kwituramira no kwigira ba Ntibindeba : buri wese agomba kugira icyo yigomwa, akagira icyo akora kugira ngo uru rugamba rutere intambwe. Abanyarwanda nibareke ingeso gutererana Abanyapolitiki banyu no kubajomba ibikwasi gusa, buri wese nashyigikire Ishyaka yibonamo rigire ingufu…, twese tuzabyungukiramo kuko abahanga bavuga ngo « ibizamuka bigira aho bihurira » ! Erega koko « nta wundi ubitubereyemo » !

3. Tubyumve dute ?

(1)Kagame si umuswa muri politiki. Afite iturufu imwe gusa imufitiye akamaro kurusha izindi zose. Gukomeza gufata ikibazo cya politiki y’u Rwanda, akagihindura « FPR versus FDLR » kandi azi neza ko uwo mutwe yarangije kuwuzahaza bihagije ku buryo ntacyo watwara ubutegetsi bwe ; bikemerwa n’amahanga atumva iby’iwacu cyangwa se ibihugu byifitiye inyungu mu kubitwara uko Kagame abivuga,  kandi hakiyongeraho n’Abanyarwanda ubwabo birirwa basubiramo nka gasuku iyo ntero…bakuririza ibitariho, baha Kagame impamvu n’urwitwazo rwo gukomeza gutera, gusahura no gukwirakwiza umutekano muke mu gihugu cy’abandi ataretse no kurimbura impunzi…aho niho hari izingiro ry’ikibazo cya politiki kibangamiye bikomeye Opozisiyo nyarwanda muri iki gihe.Utabibona atyo ni akazi ke.

(2)Aho Lyarahoze Samuel yaba arimo kwitegereza uko HAMAS ishotora Isiraheli, abaturage ba Gaza bakahabonera ishyano kandi Hamas ntigire icyo ibamarira ? Buriya se bariya Banyapalestina bari kwicwa nk’udushwiriri barazira iki koko ? Buriya ariya mazu ya rubanda asenyagurwa kariya kageni azasanwa na HAMAS ? Abaturage bahatakarije abantu babo bazahozwa na nde ? Simvuze ko Isiraheli ifite ukuri muri buriya bugizi bwa nabi iri gukorera inzirakarengane. Gusa iyo ndebye ibibera hariya mpita nibonera iby’i Rwanda ! Twishakemo ukwihangana n’ubushishozi, twitabaze ubwenge maze twirinde guhuha ku bishashi byashumika igihugu cyose, tumeze nk’abana bariho bikinira.

(3)Mboneyeho akanya ko gushyigikira ku mugaragaro icyemezo abayobozi ba FDLR bafashe bakanagitangaza cyo kurambika intwaro hasi, maze ikibazo cya politiki y’u Rwanda kikabona uko gisuzumwa nka « FPR versus Opozisiyo yose ». Aha niho igisubizo kizaturuka, nta handi.

Umwanzuro

(1)Iyo mba nashoboraga kwivugira icyo nishakiye ntibifatwe nk’ubushizi bw’isoni mba mbwiye Samwel Lyarahoze nti “kura ibyo aho”. Ariko siniriwe mbivuga, ndamwubashye. Gusa kora “ndebe iruta vuga numve”.

(2)Amashyaka menshi siyo kibazo, ndetse ahubwo njye navuga ko ari umugisha kuko uko agenda avuka ari nako akomeza gutinyura Abanyarwanda benshi biberaga mu myobo biturutse ku iterabwoba Kagame adahwema kubashyiraho. Amaherezo azagira aho ahurira, « opportunité » nyayo niboneka. Lyarahoze Samuel niba uri umugabo, nawe uzarebe abo mwumva ibintu kimwe, (niba babaho !), namwe mutangize umutwe wa politiki ushakira Abanyarwanda bose icyiza, mu buryo bwihuse udahwema kuvuga. Tuzabakira neza mu ruhando rwa politiki. Naho gukomeza kwitakuma uha abandi amasomo wowe ntacyo ukora, uwo ni umuco uzwi nk’umwihariko w’abo Bibiliya yita « Abafarisaziyi » : « Baravuga ariko ntibakore », « Ils disent et ne font rien ». (Matayo 23, 2). Ubanza umuco nk’uwo atariwo uzakiza u Rwanda !

Naho niba unyurwa no kwibera umufana gusa, witandukira, igumire mu mwanya wawe ! Kuko iyo Abafana bihaye gusimbura abakinnyi mu kibuga, birangira bakozwe n’isoni kurushaho. Ntibikakubeho.

Amahoro ku Banyarwanda bose baharanira impinduka.

Padiri Thomas Nahimana.

Umuyobozi w’Ishema ry’U Rwanda.

RWANDA/AMERIKA – IMYIGARAGAMBYO YO KWAMAGANA KAGAME KULI WHITE HOUSE

FDLR NIRASWA NTITUZAREBERA TUZAYITABARA

$
0
0

Muri iyi minsi inkuru yasakuje cyane ni iyerekeranye n’imvugo Russ Feingold yavuze ko FDLR izaraswaho nyuma y’amezi 6 niba izaba itarashyira intwaro hasi kandi ikaba itagomba kugira uburenganzira bwo gukora politiki!

Umunyepolitiki w’inararibonye akaba na perezida w’ishyaka RDI Rwanda Rwiza n’impuzamashyaka CPC yagize icyo atangariza radiyo Impala, yavuze ko FDLR niraswa CPC izashyiraho ingamba zo kuyitabara kandi Twagiramungu akaba avuga ko amashyaka adashaka kwishyira hamwe n’andi ari gutiza Paul Kagame ingufu! Hamwe n’amakuru y’uyu munsi fungura radiyo Impala wumve ibyo biganiro byose!>>>>

UBUTUMWA BWA FCLR-UBUMWE: TWITEGUYE NO GUTANGA UBUZIMA BWACU, ARIKO U RWANDA RUKABOHORWA.

$
0
0

Abumva batiteguye kwigomwa ibyo aribyo byose ndetse n’ubuzima bwabo kugirango igihugu kibohozwe, bagomba kwicecekera bakareka Kagame akababera Umwami mushya.

FCLR-UBUMWE ni bande?

Nubwo hashize igihe gito ihuriro FCLR-UBUMWE rishyizwe ahagaragara, rimaze imyaka igera kuri itanu rikora akazi gakomeye ko gushyira hamwe ingufu za rubanda rutishoboye kugirango rushobore guhangana n’ingoma y’igitugu ya FPR-Inkotanyi. Kubera ko ibibazo by’impunzi z’abanyarwanda bari muri Congo no mu bindi bihugu by’Afrika bihuye n’iby’abari mu gihugu hagati bafashwe nk’imfungwa, bakaba bicwa rubozo, bakanabuzwa uburenganzira bwabo buri munsi; byabaye ngombwa ko FDLR na PS Imberakuri bishyira ingufu zabyo hamwe kugirango bihe rubanda uburyo bwo kungurana ibitekerezo, no guterana inkunga mu rugamba rwo kwibohora.

FCLR-UBUMWE rero ihuje abanyarwanda bose barokotse ubwicanyi bw’inkotanyi muri Congo no mu Rwanda imbere, ikaba irangajwe imbere n’urubyiruko rwamaze kubona ko ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR-Inkotanyi budashobora kuvaho, ingufu zose z’igihugu zidakusanyijwe ngo zikoreshwe mu rwego rwo kubohora igihugu hakoreshejwe uburyo bwose bushoboka.

FCLR-UBUMWE ni iyande?

FCLR-Ubumwe si ishyaka ry’umuntu umwe cyangwa se agaco k’abantu ni ihuriro rya rubanda, rishinzwe kureba gusa inyungu rusange z’abanyarwanda, cyane cyane abatsikamiwe n’igitugu cya FPR.Mu gihe amenshi mu mashyaka y’abanyarwanda usanga ashingiye ku bitekerezo no gahunda z’umuntu umwe, FCLR-UBUMWE yiyimeje guha buri mu nyarwanda uwo ariwe wese aho ava akagera uburyo bwo gutanga ibitekerezo no gushyira ingufu mu bikorwa byo kubohora igihugu, idashingiye kw’izina cyangwa se imyanya yaba yarigeze kugirwa n’abayobozi, ahubwo ihereye k’uburyo buri muntu wese ashyira mu gaciro agaharanira inyungu rusange, areba imibereho myiza y’abenegihugu, aho gushaka gukuza umuntu umwe cyangwa se agaco k’abantu, kugirango abantu batazongera kugwa mu mutego wo gushyira amizero y’igihugu mu muntu umwe, yagira ingorane igihugu cyose kikahabonera ishyano.

Abacunguzi ba FDLR

 

FCLR UBUMWE n’iyo umukecuru ugihirahira mu mashyamba ya Kongo, nk’uko ari iy’umusirikare ukiri ku rugamba kuva muri 1990 kugeza uyu munsi kubera ko yumva icyo igihugu kimutegerejeho; FCLR-Ubumwe ni iy’umwana w’imfubyi Inkotanyi ziciye ababyeyi none zikaba zirirwa zimusaba kuzisingiza ngo zaramubohoye; FCLR-UBUMWE ni iy’umusaza uboreye muri gereza kubera ko bamwe mu bayobozi bifuje kumunyaga ibye bakamuhimbira ibyaha; FCLR-UBUMWE ni iy’umumotari police yirirwa itesha umutwe mu mugi wa Kigali nk’uko ari iy’umwarimu ukora iminsi yose agahembwa agasuzuguro. FCLR-UBUMWE iri muri Kongo nk’uko iri mu Rwanda no mu bindi bihugu byose by’Afurika ndetse n’Uburayi n’Amerika, iri i Nyamirambo nk’uko iri mu Kiyovu cy’abakire ndetse no muri Village Urugwiro ntiyahatanzwe.

FCLR-UBUMWE iharanira iki?

FCLR-UBUMWE iharanira ko u Rwanda rwava ku ngoma y’igitugu ishingiye ku gaco k’abantu bikubiye ibyiza byose by’igihugu , bakiha n’uburenganzira bwo kwica no gukiza, rukayoborwa n’amategeko aha buri muntu wese uburenganzira bwe bwose, ntakureba amoko, cyangwa se imiryango abantu bavukiyemo. FCLR-UBUMWE kandi yifuza ko buri munyarwanda wese agira uruhari mugushyiraho abayobozi b’igihugu, binyuze muri demukarasi isesuye. Itarimo amanyanga n’ubufindo nk’ubwo FPR ikoresha muri iki gihe kugirango ibeshye amahanga ko igihugu kigendera kuri demukarasi.

FCLR-UBUMWE kandi isanga ko mu gihe cyose hataraba ubutabera bureba abantu bose bakoze ibyaha ndengakamere, abanyarwanda badashobora kubana neza batishishanye mu bijyanye n’amoko, kuko ibinyoma by’Inkotanyi n’akagambane k’amahanga byatumye kugeza ubu abasirikari b’Inkotanyi bagize uruhare mu bwicanye bukomeye bwabaye mu Rwanda kuva mu 1990, batarashyikirizwa ubutabera. Ibi ni ngombwa ko bigerwaho kugirango ubwiyunge nyabwo buboneke mu gihugu.

FCLR-UBUMWE yemera iki?

FCLR-Ubumwe yemera ko ibibazo byose ndetse n’ibyago byagwiririye u Rwanda bifite imizi mu ngoma ya cyami Kalinga, yo yakoreshaga ubugome burenze ubwenge buvanze n’uburyarya bukabije, bikaba byaratumye abanyarwanda bagira umuco wo gukurikira abategetsi butama, no kubaha ibyo bategetswe nk’imashini badashishoje ngo barebe niba koko bikwiye. Nubwo iyi ngoma Kalinga yakuweho n’intwari zayoboye revolusiyo yo muri 1959, usanga ibisigisigi by’iyi ngoma bikiri mu mitwe y’abanyarwanda benshi mu myitwarire y’abo mu mibanire hagati y’abayobozi n’abayobowe, ndetse ugasanga ko hari n’aho ikibazo cyo kwitwara cyami gikomerera cyane abashinzwe kuyobora igihugu, ndetse n’abayoboye amashyaka yitwa ko ahanganye n’ubutegetsi.

Niyo mpamvu FCLR-UBUMWE itemera ko hari umuntu n’umwe uri kamara mu birebana no kubohora igihugu, umuntu wese utekereza ko we ubwe ku giti cye afite umuti w’ibibazo by’igihugu akaba agomba kubahwa nk’imana aba adasobonukiwe n’icyo inyungu rusange z’igihugu bivuga, kandi anirengagiza ko igihe cyo kuvukana imbuto cyarenze. FCLR-UBUMWE yemera ko buri munyarwanda wese aho ari hose, agomba kuzana umuganda we akawushyira hamwe n’abandi, yiteguye kwigomwa ibintu byose byatuma abangamira ibikorwa byo kwibohora, niyo byasabako atanga ubuzima bwe. Kwiyemera rero no kwishyira hejura y’abandi, mu buryo butera impungenge ndetse bikabuza abantu bamwe kwisanzura kugirango bashyire hamwe n’abandi, bigomba kuba bimwe mu bintu abumva bagomba gufatanya na FCLR-UBUMWE muri uru rugamba bagomba kwigomwa.

Iyo RDF iri kurasa kuri aba bana ntitoranya umukiga n'umunyanduga

Iyo RDF iri kurasa kuri aba bana ntitoranya umukiga n’umunyanduga

Niyo mpamvu FCLR-UBUMWE isaba ko abayobozi bayo bose ndetse n’abayoboye impuzamashyaka irimo nka CPC, ndetse n’abifuza kuza muri CPC ko bakwiga kwicisha bugufi no kumva ibyo basabwa n’abo bayoboye ndetse n’igihugu ubwacyo, kugirango dushyire imbere ibitekerezo byubaka, aho gushyira imbere amazina y’abantu kabone n’iyo ibitekerezo byabo, byaba bigongana n’inyungu rusange z’igihugu duharanira kubohora.

FCLR-UBUMWE ikorana nande?

Kuva FCLR-UBUMWE yashingwa ntiyigeze ihwema kugerageza gukorana n’andi mashyaka, kuberako yemera ko niyo twaba hari aho tunyuranya mu bitekerezo n’abandi, mu gihe duhuje intego tugomba kwiga gukorana. Ibi ariko ntibivuga ko abo twemeye gukorana n’abo bafite uburenganzira bwo guhindura ibyo dukora, uko dukora n’ibyo twemera,bitwaje imyanya bahawe mu mahuriro cyangwa se impuzamashyaka twaba twinjiyemo.

Kugeza ubu FCLR-UBUMWE iri mu mpuzamashyaka CPC nka FCLR-UBUMWE, hari abagikomeza kwibeshya cyangwa se kwijijisha batangaza ko FDLR na PS Imberakuri biri muri CPC nk’amashyaka anyuranye, ibi ntabwo ari byoFCLR-UBUMWE n’iyo yasinye ubufatanye na RDI Rwanda rwiza na UDR mu gushyiraho CPC. Aha rero turasaba abanyamakuru cyane cyane aba Radio Impala guhagarika iyi myumvire y’ibice bigize CPC kuko bitera urujijo rutari ngombwa mu badushyigikiye.

FCLR-UBUMWE ishyigikiye ubumwe bwa twese

Kuva muri za 1990 hari abanyapolitiki bamenyereye kwinjira mu yandi mashyaka bagatezamo akaduruvayo, kugirango bashobore gukoramo uduco tubafasha kuyakoresha ibyo bishakiye.Bamwe muribo baracyarekereje ngo barebe niba ibyo bakoze kera bitwaza amoko, uturere n’amasinde bwite bari bafitanye n’ubutegetsi, bashobora kubiheraho n’iki gihe, ngo bongera bacemo ibice abahanganye n’ubutegetsi bwa Kagame na FPR; noneho ingufu amashyaka yabo adashobora gukura muri rubanda kuberako bo ubwabo bafite amateka mabi, bazikure mu duco twinshi bashyiraho mu yandi mashyaka.

Turasaba abanyarwanda bose kubirebera hafi, bakibuka ko ibyabaye muri 1994 bitari impanuka, ko hari amakosa menshi yakozwe kugirango ibintu bigere iyo byageze, tukaba tudashobora kwemerera uwo ari we wese, kongera kutunyuza muri bene izo nzira z’amacakubiri n’ubutiriganya. Turasaba bene abo banyapolitike kutibeshya ngo bashyire FCLR-UBUMWE mu mashyaka cyangwa amahuriro bashaka kubibamo amacakubiri, kuko imfubyi zo mu majyepfo y’u Rwanda n’izo mu majyaruguru ziri kwicwa kimwe n’abambari ba FPR, kandi ntizitandukanya n’abavandimwe bazo bari muri Kongo n’ahandi hose muri Afurika.

Imikino ya kera yaroshye u Rwanda mu kangaratete twarayimenye, ibinyoma bya kera ntibizafata imizi muri iki gihe. FCLR-UBUMWE ni umutamenwa w’ubufatanye bwa bene Ngofero bazi iyo bava n’iyo bajya, bazi gutandukanya inshuti n’umwanzi kandi bazi icyo baharanira. Bemera ko igihugu kigomba kubohorwa mu maguru mashya hakoreshejwe ingufu n’uburyo bwose bushoboka, kuko kubaho nk’abacakara mu gihugu cyabo birutwa no gupfa. Uwifuza kubacamo ibice no kongera kubagambanira azabage yifashe.

IGNACE NTIRUSHWAMABOKO (se)

Umuhuzabikorwa wa FCLR-UBUMWE

fichier pdf UBUTUMWA BWA FCLR -Ubumwe


Umwarimu wo gukata kawa Bwana Tom Ndahiro aragenzwa n’iki?

$
0
0

Ubusanzwe Tom Ndahiro ni umwarimu wo gufata neza igihingwa cya kawa umwe mubo tuzi ku kazina ka moniteri agiri (moniteur agricole). Nyuma y’aho FPR ifatiye ubutegetsi imaze kwararika ingogo amagana atagira ingano, Tom Ndahiro ubu yitabajwe na FPR ngo abe umujyanama wa Paul Kagame kubera umutima w’ubugome yagaragaje ko afitiye Abanyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’abahutu n’abandi batavuga rumwe n’ingoma mpotozi iyobowe n’agatsiko sajya.

Mu gushishikarira  ibyo yita akazi ke, Tom Ndahiro ntacyo asiga inyuma ari imvugo nyandagazi, ibitutsi byeruye ariko cyane cyane byose akabikorana ikinyoma n’ubugome bwarenze urugero.

Tom Ndahiro

Tom Ndahiro

Kuva itariki ya 28 Mutarama 2013 Abanyarwanda b’ikubitiro bamaze guhurira i Paris bagafata icyemezo cyo gushinga ishyaka ISHEMA, Tom Ndahiro yahiye ubwoba maze si ukuvugishwa karahava. Yahise asohora inyandiko yise Hutu power mu birindiro i Paris aho yemeza ko Ishema party ari CDR (Coalition pour la Défence de la Republique) naho Padiri Thomas Nahimana umuyobozi w’ishyaka ISHEMA akaba ari Martin Bucyana, umuyobozi wa CDR wishwe na FPR yiyoberanyije mu baturage. Nyamara ibi byose abyandika yirengagije nkana amatwara n’amahame y’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda.

Mu nyandiko aheruka gusohora kuwa 1 Kanama 2014, Moniteri Tom noneho aravuga ko ISHEMA party rishyigikiye FDLR kandi rikaba ryibona muri guverinoma y’abatabazi. Iyo nyandiko yayise “Abo muri ISHEMA Party bashyigikiye FDLR Kandi Bakibona Muri Guverinoma ya Kambanda na Sindikubwabo”.

Kubera ko nabonye Tom avangavanga ibintu ndetse agashaka no kumvugira ibyo ntavuze( mu bwenge bwe ko buciriritse), nifuje kongera gusobanurira abasomyi.

  1. Gahunda z’ISHEMA zirasobanutse

Mu itangazo rishinga ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda twakoreye i Paris kuwa 28 Mutarama 2013, igika cya gatatu cy’ibyemezo kigira kiti:

“Dushyize imbere inzira y’amahoro kuko ariyo idasesa amaraso y’inzirakarengane kandi ikubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu”.

Naho mu gika cya kane dusobanura amatsinda ane y’abenegihugu akeneye kwitabwaho mu maguru mashya kuko babangamiwe kurusha abandi Banyarwanda. Ayo matsinda ni aya:

  1. Urubyiruko rw’abashomeri
  2. Abarimu batereranywe n’abanyeshuri bahinduwe ibicibwa
  3. Impunzi zihora zicundwaho ay’ikoba
  4. Abarenganyijwe n’inkiko z’agatsiko ka FPR.

Kuba twarahisemo inzira y’amahoro bisobanuye ko tutazashinga umutwe w’ingabo zo gutera igihugu ko ahubwo tuzagerageza inzira z’ibiganiro. Ni muri urwo rwego Ishyaka ISHEMA ryakwishimira kandi rigashyigikira icyemezo cy’umutwe uwo ari wo wose twabyumva kimwe. Ibyo Tom avuga ngo “Chaste Gahunde agaragaza ko bakorana kandi bashigikiye FDLR n’ibyayo byose” nayobewe aho yabikomoye. Cyakora sinabura no kwibutsa ko itegekonshinga u Rwanda rugenderaho mu ngingo yaryo ya 53 rigira riti:

“Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kujya mu mitwe ya politiki bihitiyemo cyangwa ubwo kutayijyamo. Nta Munyarwanda ushobora gukorerwa ivangura ku mpamvu z’uko ari mu mutwe wa politiki uyu n’uyu cyangwa ko nta mutwe wa politiki arimo”.

Bigaragarira buri wese ko muri politiki ya opposition harimo imirongo ibiri y’uburyo abantu bumva byahinduka mu Rwanda.

Umurongo wa mbere ni uw’abasanga intambara itari ngombwa ahubwo hageragezwa ibiganiro byakwanga abanyarwanda bagahagurukira rimwe bakanga ubutegetsi binyuze muri non violence active maze byaba ngombwa tugahagurutsa Revolisiyo ya rubanda. Uyu murongo ni wo ISHEMA party ryahisemo.

Umurongo wakabiri ni uw’abasanga hategurwa intambara maze u Rwanda rukabohozwa ku mbaraga za gisirikare. Hari andi amashyaka wenda asanga ibi bihwitse. Ni uburenganzira bwabo bwo kubibona gutyo.

Cyakora hari n’abatekereza uko iyo mirongo yombi yahuzwa.

  1. Ku bijyanye na Leta y’Abatabazi

Uretse abantu bumva ko bari hejuru y’amategeko (lawless) nka moniteri Tom, ntawe utazi ko kugeza ubu u Rwanda rwagize aba perezida batandatu kuva rwabona ubwigenge. Perezida Dominiko Mbonyumutwa yagiyeho atowe n’abahagarariye abaturage bari bateraniye mu nama yabereye i Gitarama ku itariki twibukana icyubahiro yo kuwa 28 Mutarama 1961. Binyuze mu matora, Perezida Grégoire Kayibanda yasimbuye Mbonyumutwa ku itariki ya 26 Ukwakira 1961.

Kayibanda yaje kuvanwa ku butegetsi na General Major Juvenal Habyarimana muri coup d’etat yo muri 1973. Nyuma yaho Kayibanda yaje kwicwa mu buryo bugayitse cyane. Nyuma ya coup d’etat habaye amatora maze Habyarimana aratorwa arayobora kugeza mu mwaka wa 1994 aho yiciwe mu ndege arimo ashyikirana na FPR Tom Ndahiro abereye umuvugizi. Twibutse ko ibimenyetso byinshi byagaragaje ko FPR ariyo yahanuye indege yari itwaye Habyarimana kugira ngo yifatire ubutegetsi.

Hakurikijwe itegeko nshinga ry’u Rwanda Dr Sindikubwabo Theodore nk’umuyobozi w’inteko ishinga amategeko (Conseil National Pour le Development) yabaye perezida w’agateganyo yinjira atyo mu mubare w’abayoboye u Rwanda.

Bitewe n’uko FPR yari yubuye imirwano imaze umujyi wa Kigali, kandi ku kagambane ka Romeo Dallaire ingabo z’u Rwanda zari zarambuwe intwaro,  Sindikubwabo yise guverinoma ye Leta y’Abatabazi bifuzaga gutabara igihugu. Kuba batarabishoboye si uko wenda batabishakaga.

Bizimungu Pasteri yabaye perezida wa gatanu w’ u Rwanda FPR imaze gufata ubutegetsi asimburwa na Kagame nyuma yo kwegura.

Uburyo Sindikubwabo na leta ye bagiyeho bikurikije itegeko nshinga ryatowe n’Abanyarwanda (natwe turi Abanyarwanda). Ni ukuvuga ko iyo leta yari iy’Abanyarwanda. Ni ukuvuga ko uwarwanyije iyo leta yarwanyije Abanyarwanda. Uwakuyeho iyo leta yakuyeho Abanyarwanda, wenda wasanga ari na yo mpamvu ama miliyoni y’Abanyarwanda yifatiye iy’ubuhungiro!

  1. Umwera uturutse ibukuru ukwira hose

Uwashaka ntiyagaya Tom Ndahiro cyane ahubwo uwamuhaye ijambo niwe ukwiye gutanga ibisobanuro. Nta gihe na kimwe Perezida Paul Kagame yigeze ashyigikira uburenganzira bwo gukora amashyirahamwe ya politiki atavuga rumwe na we. Buri gihe iyo habaye umutwe ugaragaza ko ushobora kumuhirika, Kagame ahita asohora amaturufu amufasha kuwigizayo. Ni muri urwo rwego hagiyeho amategeko adasobanutse ariko afite icyo agamije gisobanutse. Icyo nta kindi ni uguhinda uwo ari we wese washaka guharanira ko mu Rwanda haba impinduka ziha ijambo umwenegihugu akishyira akizana, akihitiramo abamuyobora bitari bya bindi bya “tora aha”.

Mu mwaka wa 2001 uwari perezida Bwana Bizimungu Pasteur yeguye ku mirimo ye avuga ko adashobora gukorana n’abantu batubahiriza amategeko. Yahise ashaka uburyo bwo gushyiraho ishyaka rya politiki aza kubifungirwa ngo yari agiye guhungabanya ubusugire bw’igihugu. Niyitegeka Theoneste yarafashwe arafungwa ngo ni uko yashatse kwiyamamariza kuba perezida wa repubulika. Mushayidi Deo, Ingabire Victoire na Bernard Ntaganda bose barafunzwe ku byaha by’ibihimbano kuko bagaragaje ko bashaka gutanga umusanzu wabo ngo u Rwanda rugere ku miyoborere myiza. Tom Ndahiro ni umwe mu mizindaro Paul Kagame akoresha ngo abatavuga rumwe na we bagirirwe nabi.

  1. Umwanzuro:Tom agamije iki koko?

Mu ndirimbo ihebuje yitwa “Rata Siyoni umugaba”, hari interuro nziza cyane igira iti “Hirya y’ibigaragara, shaka ukuri bishushanya…”.

Ntimugire ngo ibyo Tom Ndahiro arimo ntabizi. Kagame noneho yateye indi ntambwe ikomeye aho yahamagariye abambari be kwica abatavuga rumwe na leta, ndetse atanga itegeko ryo kurasa abantu ku manywa y’ihangu.  Icyo Tom ashaka ni uguhumbahumba ABATARIPFANA bakorera mu Rwanda maze bakaraswa ku manywa y’ihangu. Icyo Tom agamije ni ugukora urutonde rw’abantu, abavandimwe n’ababyeyi babo bakirukanwa ku mirimo ngo kuko bakorana n’ISHEMA cyangwa bakaba ibyitso by’uwo yita umwanzi. Nyamara Tom Ndahiro ashatse yatuza kuko  gukomeza kwikorereza Abanyarwanda ari ubwenge bukeya cyane. Ukuri ntikujya gutsindwa.

Turasaba Abataripfana bose aho bari n’Abanyarwanda muri rusange gukomeza kwamaganira kure ingoma ya Paul Kagame, ntibaterwe ubwoba n’abambari bayo bose harimo n’uyu munyamakawa wigize umusesenguzi w’akataraboneka.

Muhorane Ukuri, Ubutwari no Gusaranganya.

gahunde

Chaste Gahunde

Umunyamabanga nshingwabikorwa

ISHEMA Party

Leta y’u Rwanda yihanangirije ibinyamakuru byandika ko abantu bishwe!

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu banyamakuru bo mu Rwanda cyane cyane abakorera ibinyamakuru byigenga aravuga ko ubu abayobozi b’ibitangazamakuru bikora itangazamakuru ryandika mu Rwanda bihanangirijwe umwe umwe ko batongera kwandika inkuru ku iyicwa ry’abantu bagenda batoragurwa hirya no hino mu gihugu.

Impamvu yatanzwe ngo n’uko ngo izo nkuru z’abantu bishwe ngo zikura abaturage umutima.

Umuntu akaba yakwibaza impamvu inzego z’ubuyobozi zifite inyungu mu guhisha ubwicanyi.

Abasesengura ibibera mu Rwanda bahamya ko impfu nyinshi Leta izigiramo uruhare naho izindi zo zishingiye ku mbonezamubano n’urugomo rusanzwe ikaba itaba yifuza ko hamenyekana ukuri akenshi ikibyihishe inyuma kikaba ari ugushaka kugira abo bagerekaho ubwo bwicanyi akenshi hakingiwe ikibaba abo leta iba yatumye.

Urugero umwe mubo twaganiriye yatubwiye n’urw’ibyabereye i Byumba aho umusirikare yarashe abantu 11, muri bo 4 bagapfa abandi 7 bagakomereka. Yagize ati buriya biriya bintu iyo bitajya hanze ngo bisakuzwe mu bitangaza makuru washoboraga kubona byitiriwe FDLR cyangwa abandi ndetse ngo n’abakekwa bagafatwa ndetse hakavamo abemera icyaha!

Urundi rugero n’urw’abantu 6 bo muryango umwe bishwe mu Byimana, kuba byarashakujwe cyane ndetse abishwe bakaba bakomoka mu bwoko bw’abahutu byatumye itekinika rigorana kuko iyo bazakuba bakomoka mu bwoko bw’abatutsi biba byaritiriwe FDLR cyangwa abandi, ndetse abatuye hafi aho bamwe bagafungwa ndetse hakagira n’abaraswa ku manywa y’ihangu ngo bagiye gutoroka!

Iyo umuntu asomye inkuru zijyanye n’ubwicanyi usanga abanyamakuru baba bakoze akazi kabo bakagera aho ibyaha byabereye bakabaza abaturage n’ibindi. Ariko uko gutanga amakuru kwibariza abaturage bituma itekinika rimwe na rimwe rigora polisi na DMI.

Ikirimo kwibazwaho noneho ni ukumenya niba abahitwanwa n’impanuka zo mu muhanda ziyongereye nabo bazashobora kubahisha!

Ubwanditsi

The Rwandan

Email:therwandan@ymail.com

ESE KUVA KURI REPUBULIKA YA 1 KUGEZA UBU IMYUMVIRE YA DEMOKARASI ITANIYE HE?

$
0
0

Bwana Gervais CONDO ni impuguke mu kubungabunga amahoro no gukemura amakimbirane (Peace building and conflict transformation ) arasobanura amateka y’u Rwanda, ndetse agerageza no gusesengura itandukanirizo riri hagati ya repubulika ya mbere kugeza k’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi mu bijyanye na demukarasi.

Bwana Gervais CONDO kandi aragira icyo avuga kuli revolisiyo yo muli 59. Ese iyi revolisiyo yali ngombwa? Ese amakimbirane yo kuli repubulika ya kabili yatewe n’iki? Ese koko abanyarwanda bibona muli repubulika ya FPR-Inkotanyi?

Nimukurikire ikiganiro cyose mwiyumvire.

Click here to view the embedded video.

Source:Ikonderainfos

Kayitesi watumye abantu baraswa i Byumba ni umwana wa Colonel!

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko Flavia Kayitesi, umukobwa warwaniwe n’abagabo ndetse hakavamo umwe w’umusirikare akajya kuzana imbunda akica abantu batanu (barimo na Kayitesi) abandi 6 bagakomereka, ari umukobwa w’umukoloneli mu ngabo za RDF witwa Sabiti Ndagije!

Mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira ku cyumweru ahagana saa kumi nibwo mu nzu y’akabari yitwa Hunters iri ahitwa ku Gisuna, mu mujyi wa Byumba usigaye witwa Gicumbi, habaye kurasana ubwo habanje kubaho kurwanira umukobwa witwa Flavia Kayitesi maze umwe mu basore bamurwaniraga w’umusirikare wari wambaye gisivire witwa Théogène Munyembabazi ajya kuzana imbunda abanza kurasa Kayitesi ndetse ahita arasa n’abandi bantu bari aho hapfamo 4 hakomereka 6.

Uyu mukobwa Kayitesi w’imyaka 30 ngo yari umukristu mu itorero rya Bethel ndetse akaba n’umukinnyi w’amafilimi ngo ya gikirisitu mu kitwa Glory Film Production  kandi akaba yari afite ubukwe mu kwezi kwa 9. Uretse ibyo ngo yari n’umunyeshuri muri Kaminuza yitwa KIM yigisha icungamutungo.

Mu gihe uyu mukobwa yaraswaga ngo mubo bari kumwe nta mukunzi we warimo bari kuzakorana ubukwe kuko ngo we aba i Butare.

Tugarutse ku muryango wa Flavia Kayitesi ngo bari batuye ku i Rebero mu mujyi wa Kigali, uretse Se ukiriho akaba ari Colonel Sabiti Ndagije uba mu ngabo za RDF, nyina we yitabye Imana kera. Bivugwa ko mu muryango w’uyu mukobwa harimo kutumvikana kuko harimo abashyikiye Leta ya FPR iyobowe na Perezida Kagame n’abandi batavuga rumwe nayo.

Igitangaje giteye kwibaza n’ukuntu nta kinyamakuru na kimwe cyandikirwa mu Rwanda cyatinyutse kuvuga ko uyu mukobwa Kayitesi yari umwana wa Colonel! Ese mama abanyamakuru ntabwo babimenye? Niba hari ababimenye se babujijwe kubitangaza?  Cyangwa bigiriye ubwoba gusa?

N’ubwo ntawapfa guhita agira icyo avuga nta gihanya abifitiye ntabwo byabuza umuntu kwibaza ukuntu umukobwa wa Colonel wa RDF araswa n’undi musirikare wa RDF. Ese mama ni ukurwanira umukobwa bisanzwe by’abasore? Cyangwa wenda hari uwashakaga kubabaza se w’umwana?

Tubitege amaso.

Marc Matabaro

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

Ntabwo FPR ishobora kuvuga ngo abantu ntibagafate imbunda baharanira uburenganzira bwabo, kandi nayo ariyo nzira yanyuze: JN Nayinzira

$
0
0

Amakuru avugwa cyane uyu munsi ku ya 13 Kanama 2014 ni urupfu rwa Bwana Yohani Nepomuseni Nayinzira wari atuye mu mudugudu wa Akikeza, Akagari ka Kinyaga mu murenge wa Bumbogo aho bakunze kwita mu Izindiro ubu benshi bitaga kwa Nayinzira!

Biravugwa ko Bwana na Nayinzira yaguye mu bitaro bya Kanombe, amakuru dufite avuga ko yari amaze igihe arwaye. Twabibutsa ko atari akibana n’umugore we bari bafitanye abana 6.

Nayinzira yavukiye mu cyahoze ari Komini Kayove muri Perefegitura ya Gisenyi tariki ya 10 Werurwe 1943, yahoze ari umukuru w’ishyaka PDC (ishyaka riharanira demokarasi ya gikirisitu) yashinze mu nkundura y’amashyaka ya politiki mu 1991 ritavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho.

Nyuma y’intambara na genocide kandi Nayinzira Yohani Nepomuseni yakomeje gukorana na guverinoma nshya, aba minisitiri,  aza no kuba depite mu Nteko Ishinga Amategeko, ndetse aba n’umukuru w’inama y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge.

Icyakora Nayinzira Yohani Nepomuscene yaje kuva ku mirimo y’ubudepite ashinjwa imyitwarire mibi, bituma  anasezera mu ishyaka rye k’ubushake bwe.

Dore ikiganiro yagiranye na Radio Ijwi ry’Amerika mu mwaka wa 2005.

Uracyakora politiki?

Oh! Ndi umunyapolitiki. Kuko ndi umunyagihugu, kandi nkaba mfite akarusho kuko nanyuze mu nzira nyinshi zirimo amashyaka, ubuyobozi, n’ibindi. Hari ibintu byinshi nagiye mbona, nkaba  rero ntapfa  guceceka gusa, cyane ko mbona muri iki gihugu cyacu hakiri ikibazo cyo gutinyuka kuvuga ibintu uko biteye. Ushatse gutinyuka kuvuga agomba kujya hanze. Ntabwo ubundi ariko byakagombye kugenda. Icyo batinya n’iterabwoba rihari.

Muri iki gihe haravugwa  ikibazo cy’itahuka ry’Abanyarwanda bagize umutwe wa FDLR, basaba gushyikirana na guverinoma y’u Rwanda ku mitahukire yabo. Ibyo basaba bifite ishingiro?

Bifite ishingiro kandi icyo kibazo kigomba kwigwa neza. Ntabwo FPR ishobora kuvuga ngo abantu ntibagafate imbunda baharanira uburenganzira bwabo, kandi nayo ariyo nzira yanyuze. FPR siyo ishobora gutanga amasomo kuko nayo yafashe imbunda muri 90 kandi dialogue yari gushoboka. Bashoboraga gusaba uburenganzira bwabo nk’abatutsi, badafashe imbunda ngo bamene amaraso. Kugira ngo wigishe abantu kugera ku butegetsi mu mahoro nawe wagombye kuba waranyuze iyo nzira. Ntabwo rero FPR yakwigisha bariya barwanyi ba FDLR bafite ibirwanisho ngo bazatahe bamanitse amaboko kandi nayo itarayamanitse. Abagize FDLR ni Abanyarwanda kimwe n’abandi, kandi u Rwanda ni urwa twese. Igihe rero hari ibibazo bishyamiranya abenegihugu, hagomba imishyikirano mu mahoro. Imishyikirano rero ni ngombwa ndetse ikwiye gukorwa vuba.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko harimo abakoze genocide.

FDLR ariko isobanura neza ko abicanyi bayirimo ubutabera bufite uburenganzira bwo kubakurikirana. Ubu ni byo biri mu Burundi. Imitwe yarwanyaga Leta ubu iri mu butegetsi, ingabo zayo zavanzwe n’iza Leta.  Ndakeka ko u Burundi bumaze kudusiga intambwe. Kutavuga rumwe biba bisaba ko abantu bagomba kuganira kugira ngo bagire ibyo bumvikanaho. Kandi ni yo byaba ishyaka rimwe ntabwo burya abaririmo baba bavuga rumwe. Ubu se abatangiye muri FPR hasigayemo bangahe ? Bagiye bagongana bapfa ubutegetsi, ubukungu n’ibindi.

Ubona hari ingaruka ihari guverinoma y’u Rwanda yanze gushyikirana, FDLR na yo ikanga gutaha?

Icya mbere ntabwo FDLR izataha imanitse amaboko. Biragaragara kandi kuko aho gutaha bohereje abagore n’abana. Jye mbona FPR niyanga  ibiganiro, bazaza nk’uko nayo yaje. Ndakeka ko ari ukutareba kure no kudafata amasomo mu byo na bo banyuzemo.

Gacaca yo urayibona ute?

Jye ndabona iri mu bizatuma iki gihugu gisambuka. Impamvu ni uko usanga ibyaha by’itsembabwoko byaratandukanyijwe n’ibyo itsembatsemba n’ibindi byaha by’intambara. Ni ukutamenya ubutabera. Niba gacaca igamije ubwiyunge, abiciranye bagomba kujya mu gatebo kamwe, Abanyarwada bakabategeka. Uwamennye amaraso wese y’Umunyarwanda, uko yayamennye kose, agomba gushyirwa ku meza. Niba hari uwayamennye ahagarika ubwicanyi agomba kuza na we bikamenyekana niba ari légitime defense (kwirwanaho) cyangwa niba ari ikindi yakoraga. Ubundi muri socio-politique abarebwa na gacaca ntibagombye no kugera ku ijana. Ndashaka kuvuga iki? Mbere y’intambara hari ikintu kitwaga escadron de la mort [ndlr:agatsiko kari gashinzwe kwica abantu ndlr]. Bari 33; niba rero bashaka kumenya abateguye ubwicanyi nibarebe abo bantu. Ntabwo ari abantu ibihumbi magana arindwi. Ikindi, defense civile yategetswe n’ubuyobozi n’abanyamadini. Ariko ubu abaturage ni bo bari guhonyorwa.

Wemera ko itsembabwoko ryateguwe?

Kuvuga ko itsembabwoko ryateguwe ni argument. Kuko uwashatse ubutegetsi ku ngufu yari azi neza ko abantu bazashiriramo. Ikindi kuvuga ko ihanurwa ry’indege ya Habyarimana nta ruhare ryagize mu bwicanyi bwo mu Rwanda ni ukwibeshya. Habyarimana ntitugomba kumureba nka Habyarimana, ahubwo tugomba kumureba nk’uwari perezida w’igihugu, wasinyanye amasezerano na FPR. Ni na cyo kibazo. Uwamwishe n’ubwo tutaramenya uwo ari we, afite uruhare mu ikindagurwa ry’Abanyarwanda. Amasezerano y’Arusha  yahagarikaga intambara n’ubwicanyi. Uwabikoze rero, ni we washenye ayo masezerano, byose abisubiza irudubi. Amasezerano amaze gusinywa, aho kugira ngo inzego zateganywaga zijyeho, ari MRND yatangiye gucukura imyobo, na FPR itangira gucukura iyayo.

Ntabwo urajya gutanga ubuhamya muri gacaca rero?

Nibantumira nzajyayo, ariko nabwo nta cyo nzabamarira kuko nta cyo nabonye. Kandi umunyapolitiki yagombye kugaragarira mu rwego rw’igihugu. Hagombye rero kubaho gacaca y’abaturage n’iyo abanyapolitiki. Kuko kenshi ntitwabaga muri za quartiers. Twirirwaga twiruka mu manama atandukanye ndetse tukanahura na FPR. Ibintu rero mfite biri ku rwego rw’igihugu, si urwo mu kagari kuko nta n’umuyobozi waho nigeze mvugana na we. Kandi  jye aho nari ntuye hahise hafatwa vuba.

Bamwe mu bayobozi b’Abahutu bakoranye n’ubutegetsi bwa kera ubu barashinjwa n’inkiko gacaca. Urabavugaho iki?

Kiriya ni ikintu gikomeye. Bigaragaza uburyo bitumvikana ukuntu wakemera gukorana n’abantu nka bariya, ubizi ko bafite ibyasha, ngo nurangiza wange gushyikirana n’abandi wita abicanyi. Niba wemeye gukorana n’abo bose bari gushinjwa, nta mpamvu abo hanze utashyikirana na bo. Ni aho rero FDLR igaragariza ingufu zayo. Muri abo bashinjwa hari abandwanyije kera kuko bakoreshwaga none baragaragaye. Ni abantu batagira aho bahagarara, bahora bajarajara. Cyakora jye naraboroheye nirinda no kuvangira ishyaka kugira ngo ritazamo amacakubiri.

Urashaka kuvuga Mukezamfura Alfred?

Yego. Yandwanyije kera kuva nkiri minisitiri ushinzwe ibidukikije. Ariko yarakoreshwaga kuko bagenzi be bafatanyaga baje kwivumbura, babivamo. Naho rero ku giti cye ibikorwa bye bibi si ibya vuba kuko n’igihe yari akiri bourgmestre wa Mukingi atitwaye neza. Ibyo byari bizwi na FPR, yari ibizi imukoresha ibizi.

Akazaza k’u Rwanda ukabona ute?

Abari k’ubutegetsi ni bo bafite urufunguzo rw’akazaza k’igihugu. Igihe rero batazemera kuganira n’abatavuga rumwe na bo kandi vuba, bazagwa mu mutego wa MRND, wabyaye intambara ya 90. Bizaba kandi  nk’ingoma ya cyami yanze kwumva ikibazo cy’Abahutu,  habaho ubwicanyi bwa 59.

Noneho ibyo Pasiteri Bizimungu yavuze muri Jeune Afrique l’Intelligent  ko Abahutu bazongera bagafata  intwaro murabihuje?

Yabaye nka ya nyoni y’inkotsa. Ibyo yavuze bifite ishingiro kuko yagendeye ku bushakashatsi bwakozwe n’abahanga. Ndibuka ko muri 96 turi mu nama ya guverinoma Pasiteri yadushyikirije inyandiko y’umwe mu bahanga mu iyigamoko. Iyo nyandiko ikaba yaragaragazaga ko ikibazo cy’Abahutu n’Abatutsi nikitigwa neza na nyuma ya genocide bazongera bicane barwanira ubutegetsi no gusuzugurana. Benshi mu bategetsi iyo nyandiko barayizi. Na perezida uriho ubwe arayizi kuko icyo gihe yari muri iyo nama. Ibyo yavuze rero ni iby’abahanga banditse. Ese koko sosiyete y’abantu 700 000 [abayobozi bashinjwa  gacaca] nubigizayo iyo sosiyete izasigara imeze ite? Perezida Museveni yigeze kuvuga ati ‘’ntabwo wahangana n’abantu ibihumbi 50 ngo wihe kutabumva, kubera ko bakoze iki n’iki. Buri wese muri abo wigijeyo umubariye abo mu muryango we 50 ba hafi, waba uhanganye na miliyoni 2 n’igice. Ati abo bantu wahangana na bo ute ?’’ Ikibazo rero dufite ni politiki, kigomba kubona igisubizo cya politiki. No mu gihe cy’Abadage hahanwe abantu bo hejuru.

Kuri wowe rero ubwiyunge bw’Abanyarwanda buracyari kure.

Mu byukuri ubwiyunge bw’Abanyarwanda muri iki gihe ni ubwa nyirarureshwa. Abagombye kwiyunga si bo biyunga, ahubwo hiyunga abavuga rumwe.  Ubundi abagombaga kwiyunga bagaragazwaga n’amasezerano ya Arusha. Ayo masezerano yavugaga ko abari k’ubutegetsi n’ababushaka ari bo bagombaga kwiyunga. N’inama y’ubwiyunge yari iteganyijwe ni abo bantu yarebaga. Kandi izo mpande ebyiri ziracyariho n’ubwo habaye itsembabwoko n’itsembatsemba. Ku mpande zombi haracyari abantu batakoze itsembabwoko n’itsembatsemba. Kuko k’uruhande rw’abari bashyigikiye Leta icyo gihe si ko bose ari abajenosideri. Harimo abazima batagiye mu bwicanyi, ariko bitavuga ko bavugaga rumwe na FPR n’abari muri opposition. Ikindi  kandi ni uko  k’uruhande rwa MRND na FPR hari ba extremists, ari na bo badukururiye ishyano. Abo ni bo barwanye, bashora n’Abanyarwanda bose mu bwicanyi. Hanyuma hari n’abantu twagiye dufatanya na FPR ariko tuza gusanga politiki yayo tutayemera, twigizwayo. Ubwo na twe rero tugomba kwiyunga na FPR kugira ngo dushobore kumvikana ku nzira igihugu kiganamo. Ikibazo rero ni uko FPR, aho kugira ngo ikorane n’abantu bazima, yihitiramo gukorana n’abafatanyije na buriya butegetsi bwatsinzwe, kuko izi icyo igomba kubakoresha nk’ingaruzwamuheto. Cyakora nsanga ukuri kuzagaragaza strategies mbi za FPR.

Gahunda y’ubwiyunge ariko, n’ubwo utayemera, na we  uri mu bayiyoboye.

Icya mbere uko nagiyeho ntabwo nasabye kuba perezida wa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge. FPR ni yo yantoranyije. Ntabwo rero nagiye muri uwo mwanya ngo nkore uko mbyumva. Narakoreshwaga. Navuga ibintu bya politiki ngo ibyo ngibyo nta mwanya bifite. Harimo kandi n’ikibazo cy’ibikomere by’abantu ku mutima biturutse ku marorerwa bari bavuyemo, mbese abantu bagihanganye. Hari rero mu bihe  bikomeye. Cyakora ntabwo byambujije gukora inyandiko nerekana ko hakwiye kubaho ibiganiro mu rwego rwa demokarasi na politiki, kandi Abanyarwanda bose bakinjizwamo.

Ubu se twavuga ko hari ikibazo cy’Abahutu n’Abatutsi?

Ikibazo kirahari. Ndetse nkabona bifitiye inyungu ubutegetsi buriho guteganya vuba ibiganiro kuri icyo kibazo mu rwego rwo hejuru.  Icyo kibazo cyagaragaye kuva kera muri za 58 Rudahigwa atarapfa. Ni bwo Abahutu bagaragaje ko bakandamijwe, kuko bahezwaga mu butegetsi, Abatutsi begereye umwami bakavuga ko nta kibazo gihari. Rudahigwa na we atinyuka kuvuga ko nta kibazo gihari. Ntabwo rero yafashije ubwiyunge bw’Abanyarwanda. Impapuro zirahari zirabyerekana. Ibyabaye icyo gihe rero ni byo byagarutse na none muri 90, aho na none Abahutu bamaze kwigarurira ubutegetsi na bo baheza abatutsi. Icyo kibazo rero kikaba gikwiye kuganirwaho neza.

Ni kuki Perezida wa repubulika atakwituye kandi mwarapiganywe akagutsinda, ukabyemera kandi ukanamushimira intsinzi ye?

Ibyo biri mu bushake bwe. Ariko gusuzugura un partenaire si byiza kuko ahandi uwo mupiganwa si umwanzi. Biriya bimeze nk’ibya MRND. Na yo yagusangizaga ku butegetsi iyo wemeraga kuba igikoresho. Ibyo kuba igikoresho narabisabwe ariko ndabyanga. Uzarebe nyine abemera kuba ibikoresho ni ba bandi bahora bahuzagurika mu bitekerezo byabo.

Watumara amatsiko k’uburyo ubaho muri iki gihe nta kazi?

Ntunzwe n’igitunze nyabuturi [ndlr: umuturage nyakujya]. Umuturage udafite munsi y’urugo abaho ate? Uko abaho nanjye ni ko mbaho. Ubu nize uko umuturage utagira akazi abaho, nanjye mbaho gutyo. C’est miserable! Ariko narabyakiriye. Ubutwari nabuvanye he? Imana yari ifite byoseee! Itegeka byose. Yigize umuntu, yigira umukene.  Uko yabayeho mu gikene nanjye niko mbaho. Nabyakiriye kandi mbyakira ntinuba, ntawe ntuka, ntawe ngira nte.

Ubwanditsi

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

Ibinyamakuru byasebeje Madame Ingabire byasabwe kumusaba imbabazi

$
0
0

Umusingi, Rwanda Paparazzi na Radio One, byategetswe kuvuguruza inkuru RMC ivuga ko yasebeje bikomeye umuyobozi w’ishyaka FDU -Inkingi ritaremerwa mu gihugu, Ingabire Victoire.

Iki cyemezo cyatangajwe uyu munsi kandi kinategeka abayobozi b’Umusingi na Paparazzi gusaba imbabazi madamu Ingabire ndetse n’abasomyi babyo ku nkuru RMC ivuga ko yahimbwe kandi ikibasira ubuzima bwite bwa Ingabire.

Rwanda Media Commission yatangaje ko inkuru yanditswe n’ikinyamakuru Rwanda Paparazzi n’Umusingi yasuzumwe n’urwego rushinzwe kubahiriza amahame y’umwunga w’itangazamaku mu mezi abiri ashize.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’ikirego cya madamu Ingabire Victoire, wareze ko iyi nyandiko yamuharabitse.

Ingabire ufungiye muri gereza nkuru ya Kigali, ahagarariwe n’umwunganizi we mu mategeko maitre Gatera Gashabana.

Urwego rw’abanyamakuru bigenzura rwavuze ko rwakiriye ikirego cya Ingabire kandi rusanga gifite ishingiro.

Inkuru itarishimiwe na madamu Ingabire ikanaba intandaro yo gutanga ikirego cye, yanditswe n’ikinyamakuru Rwanda Paparazzi cyandikira kuri internet, mu kwezi kwa gatatu k’uyu mwaka, yandukurwa n’Umusingi, isomwa kuri radio, ica kuri sheni ya “Radio One”.

Rwanda Media Commission ivuga ko inkuru yanditswe kuri Ingabire yahimbwe kandi igatesha Ingabire Victoire agaciro n’icyubahiro, cye bwite n’icy’umuryango we.

Zimwe mu nshingano za Rwanda Media Commission, zirimo gutanga ikarita iranga abakora umwuga w’itangazamakuru mu gihugu.

N’ubwo nta gahunda yo gufatira iz’ibyo binyamakuru, uru rwego ruvuga ko rwafata ingamba zisumbuye icyemezo rwafashe n’ikitubahirizwa.

Urwego rw’abanyamakuru bigenga rwashyizweho umwaka ushize wa 2013 nyuma yo kwemezwa n’itegeko.

Ruvuga ko rumaze kwakira ibirego birenga 30 byinubira itangazamakuru, ku nkuru zisebya zikanaharabika.

Source: Prudent Nsengiyumva BBC Kigali

Muvandimwe kandi nshuti Nayinzira

$
0
0

Imana iguhe iruhuko ridashira iruhande rwayo! Warayikunze urayiringira, none iguhamagaye ngo mubane iteka.

Wabaye intwari mu bihe byose, ubana n’abandi mu rukundo kandi wakoreye neza igihugu mu mirimo yose washinzwe kuko wayitunganyije uko bishobotse kandi waritanze.

Nzahora nibuka uburyo twakoranye kugeza igihe dutandukanijwe n’amatage y’intambara yo muri 1994 n’igihe twahuye ubwa nyuma mu Bubiligi mu butumwa uri Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Warenganijwe n’ingoma y’ikinyoma n’igitugu, ariko Imana yonyine niyo Mucamanza w’ukuri.

Utabarutse uri Intwari; tuzahora tukwibuka kandi tuzakomeza guharanira ibyo washyiraga imbere kugeza utabarutse: amahoro, ubumwe, ubupfura, kwiyoroshya no kwiyumanganya.

Urabeho mubyeyi.

Michel Niyibizi.

Belgique.


Ihambwa rya Nayinzira ryongeye gushimangira imiterere ya Leta ya FPR

$
0
0

Kimwe n’abandi bose bakoranye na Leta ya FPR bakaza kunaniranwa nayo, Nyakwigendera Jean Népomuscène Nayinzira yashyinguwe n’inshuti n’abavandimwe gusa, nta muyobozi wa Leta yabayemo umuyobozi wahakandagiye kugeza no ku babohoje ishyaka rye PDC yishingiye amashyaka agitangira gukora muri za 1991.

Biteye kwibaza iyo ngeso yo kudatabara no kubuza abashaka gutabara aho ubuyobozi bwa FPR buyikura kuko si ubwa mbere.

Mu gihe hamaze kugaragara amakuru y’ikiganiro Nyakwigendera Nayinzira yagiranye na Radio Ijwi rya Amerika aho yahanuraga Leta ya FPR ntacyo asize inyuma bishobora kuba byarateye benshi ubwoba cyangwa bakabuterwa ku buryo nta n’umunyamakuru w’ikinyamakuru cyandikirwa mu Rwanda wongeye kwandika ku rupfu rwa Nyakwigendera Nayinzira nyuma yaho.

Mu minsi yashize hari umuntu wavuze ngo Leta ya Kagame iyo yakwanze ntiwahinga n’urusenda ngo rwere (uretse ko uwo muntu ubu yaje gutaha i Kigali agahabwa umwanya ariko ibyo yavugaga ni ukuri kwambaye ubusa) Nyakwigendera Nayinzira niwe fondateur w’ishyaka PDC, yabaye ministiri w’ubukerarugendo n’ibidukikije, aba n’umudepute, yayoboye na commission y’ubumwe n’ubwiyunge ndetse aniyamamariza kuba Perezida wa Repubulika (Pierre Damien Habumuremyi na Chysologue Karangwa bamugenera ijwi rimwe nk’uko bari babisabwe i bukuru) mu muhango wo kumushyingura nta ntumwa ya Leta yari ihari ndetse no muri uwo muhango birinze kuvuga amateka ye usibye umuhungu we wavuze ko se yari umukiristo, abari muri uwo muhango wabona basank’abafite ubwoba batinyaga uwabafata amafoto.

Umwe mu bari baziranye na Nyakwigendera akoresheje urubuga rwa Facebook yagize ati: “Ntituzamwibagirwa ubwo yabaga acuraga piono ahimbaza Imana muri Christus i Remera. Yakundaga misa ya mu gitondo. Kandi azi ibyabereye muri stade Amahoro i Remera aho inzirakaregane zatikiriye zishwe n’ingabo za FPR nyuma y’iraswa ry’indege ya Perezida Habyalimana. Yari umusaza rero wari kuzafasha abanyarwanda muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyuge.”

Ubwanditsi

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

 

Nyuma y’URUKATSA, Dr Anastase Gasana ashinze IMVEJURU!

$
0
0

ITANGAZO CFCR No 03/14 RIGENEWE ABANYAMAKURU, ABANYARWANDA N’AMAHANGA.

FDLR N’IMIRYANGO YABO N’IZINDI MPUNZI Z’ABANYARWANDA ZIRI MURI CONGO NTABWO ARI CYO KIBAZO U RWANDA RUFITE

         Umutwe w’ingabo Coalition Forces for Change in Rwanda/Coalition des Forces du Changement au Rwanda, CFCR-IMVEJURU, nkuko twabishyize ahagaragara mw’itangazo ryacu rya mbere ryo ku ya 17/01/2014, ntushobora  guceceka akarengane gakorerwa abanyarwanda abo ari bo bose, bityo tukaba twiyemeje gutangaza ibi bikurikira ku kibazo cya FDLR, imiryango yabo, n’izindi mpunzi z’abanyarwanda ziri kumwe nabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

1. IKIBAZO KIREMEREYE U RWANDA N’AKARERE K’IBIYAGA BIGARI

Umutwe w’ingabo CFCR-IMVEJURU urabwira abanyarwanda n’amahanga yose ko ikibazo kiremereye u Rwanda n’abanyarwanda ndetse n’akarere k’ibiyaga bigari bya Afurika atari FDLR n’imiryango yabo n’izindi mpunzi z’abanyarwanda ziri kumwe nabo muri Congo nk’uko bamwe bagwa mumutego wa FPR babyibeshyaho. Aha turashaka kwibutse abahagarariye imiryango mpuzamahanga mukarere n’abandi bose bireba ko ikibazo kijegeje u Rwanda n’akarere ni ubutegetsi bubi bwa Perezida Kagame na FPR ye bushingiye kw’ivangurabwoko, itotezabwoko bw’abahutu, igitugu,  akarengane, urugomo, ubushotoranyi ku bihugu by’amahanga no guteza yo intambara nkuko byagenze muri Congo kuva mu 1996 kugeza ubu, kunyereza umutungu w’igihugu,  no kwica abantu.

2. CFCR-IMVEJURU IRAHAMAGARIRA ABANYARWANDA BOSE N’AMAHANGA KUGIRA UBUMUNTU

Banyarwanda mwese namwe banyamahanga, nimureke kuba inkundarubyino. Nimusigeho guhamagarira, gushishikariza no kwishimira imfu z’abandi muvuga hirya no hino mu maradio n’ibinyamakuru no ku mbuga, iby’ingabo za l’ONU kugaba ibitero kuri FDLR n’imiryango yabo n’impunzi zindi z’abanyarwanda ziri kumwe nabo mumeze nk’abogeza umupira. Ni mureke kuba ba ntampuhwe.

Niba mugifite akantu k’ubumuntu, ni igihe. Ese ubwo mujya mwishyira mu mwanya w’abo bantu ko bakeneye kubaho nkamwe iyo mwirirwa muhamagarira ingabo za l’ONU n’iza leta ya Congo kubasukaho urusasu. Bariya bantu aho mwibuka ko baheze muri Congo kuko batabashije nkatwe kuhava nabo ngo bajye i Nairobi ubundi bave  Nairobi berekeza Afrika y’Epfo, Uburayi, Amerika, Canada, Austraria n’ahandi mutuye ubu bakaba barabahaye ubuhungiro! Abenshi muribo ni inzirakarengane zarokotse Genocide yakozwe na FPR muri Congo kuva mu mwaka 1996, nk uko ikiswe Mapping Report Kibigaragaza, aha tukaba twibutsa amahanga na ONU ko gukomeza kubika iyi Mapping report mukabati amaherezo uru Rwego rukuriye izindi kwisi ruzafatwa nk urwananiwe gutanga ubutabera kuri izi nzirakarengane. Ibintu badafitemo uruhare habe na ruke ariko ingaruka zabyo akaba ari bo zigwaho, akaba ari bo babigwamo(des victimes/victims).

Kubona leta y’u Rwanda yitwa ngo ni leta y’abanyarwanda, ivuga ko iyobora igihugu mw’izina ryabo ariko ikirirwa ishishikariza ingabo za l’ONU na Brigade d’intervention kujya kwica abandi banyarwanda bayihungiye mu burasira zuba bwa Congo aho kwicara hamwe ngo itange inda ya bukuru ikemura ibibazo byateye kandi na n’ubu bigitera ubuhunzi mu Rwanda nyuma y’imyaka imaze kurenga makumyabiri iyo leta imaze ku butegetsi. Iriya ni leta ki se! Nta leta irimo. Ibibi byose ikorera abanyarwanda ubutitsa, haba mu Rwanda haba no mu mahanga nk’aha muri Congo,  byerekena neza neza ko ari leta yasuruye (corrupt and bankrupt), yananiwe kuyobora igihugu mu nyungu z’abanyarwanda bose bityo ikaba yari ikwiye kwibwiriza ubwayo ikikuraho mbere y’uko abanyarwanda tuyikuraho. Aya mahanga ari guhamagarira impunzi gutaha mu Rwanda yabanje gukora ubugenzuzi akamenya neza abatahutse bose aho bagiye ? ubuse abapfuye n’abo Kagame ari Gukurikira aho bahungiye akabica , aya mahanga yabikozeho iki ?

Aha turatanga ingero ibyili gusa kandi kubyo tuzi neza :

a)     Raporo ikorwa kubarwanyi bahoze mu mutwe wa FLDR bamaze gutahuka mu rwanda bagera kubihumbi cumi na kimwe (11000) , ariko mubyukuri, ayo mahanga azakore igenzura arebe niba ashobora kubona kimwe cya kabili (1/2) cy abo bantu basigaye mu Rwanda. Abatarishwe bari kuborera mu magereza bazirako ari abahutu.

b)    UNCHR izasobanurire amahanga aho abantu 108 yatahukanye muri 1997 ibakuye muri Gabo, bakicirwa ahitwaga Camp Kigali hakarokoka abatageze kuri 35, batubwire raporo yakozwe nibura ngo bamagane ubwo bwicanyi bwa  FPR ? None amahanga arashaka ngo aba bantu bakomeze bicwe?

3. LETA YA KAGAME NA FPR NTABWO IZAKURWAHO N’AMAHANGA

Abategereje ko leta mpotozi ya Kagame na FPR ye izavanwaho n’igitutu cy’amahanga musubize amerwe mw’isaho! Mumenye ko ifite miliyari zirenga mirongo ine z’amadolari yasahuye igihugu cyacu n’icy’abaturanyi bacu ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ayo madolari y’u Rwanda n’abanyarwanda Kagame na FPR basahuye niyo batagagaguza hirya no hino muri za lobbying ngo zishyigikire ubutegetsi bwabo bugumeho, noneho ugasanga abo bakozi b’umuryango w’abibumbye (ONU) n’ab’ibihugu bimwe babakorera ibyo babasabye bitewe n’uko baba babegereye mbere hose(kare) bakagira n’icyo babapfumbatisha. Niba amahanga atinyuka kuvuga muruhame ngo nihongere habe ho kurasa kumpunzi hirengagijwe Mapping report ibitse mukabati ka l’ONU, birerekana neza ko abari bategereje amahanga, mukureyo amaso mureke twishakemo ibisubizo by’ibibazo by’igihugu cyacu nk’abanyarwanda ari nabo bene kiriya gihugu! Kwibwira ngo umunyagitugu kabuhariwe Kagame igitutu azacyotswa n’amahanga, ibyo ni ukubyibagirwa. Igitutu azacyotswa n’abanyarwanda ubwacu.

Ibyo Senateri Russ Feingold uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu karere k’ibiyaga bigari bya Afurika yavuze kuri izi Mpunzi mwabonye ko bisa n’ibyo Umuryango uhuza ibihugu by’i Burayi uherutse kwandika kuri FDLR mw’itangazo ryawo. Kuba kandi Senateri Russ Feingold yarabivugiye muri US-AFRICA SUMMIT nabyo bifite icyo bishatse kuvuga, ntiyapfuye gutura ibintu aho gusa. Ni ubutumwa igihugu cye  cy’Amerika ahagarariye cyamutumye kuvuga. Bigaragara ko dukwiye gushyira hamwe, tukagararariza isi ko ibikorwa n abayobozi bamwe b’ ibi bihugu ( kuva kera Billy Clinton yashyigikiye iyicwa ry abanyarwanda n’umutekano muke mukarere abikora mu izina ry’abaturage b’Amerika ; Tony Blair yabikoze mu izina ry’abaturage b’Ubwongereza nyamara yaraharaniraga inyungu ze bwite ; President Museveni na nubu ugikomeje gufasha Kagame abikora mu izina ry’abaturage ba Uganda nyamara nikubwo Inyungu ze bwite, none na Senateri Russ Feingold arabikora mu izina ry’igihugu cyose ) ; birakwiyeko twereka amahanga n’abaturage b’ibi bihugu ko ubwicanyi bukomeje gukorerwa mukarere, niba batagize icyo bakora ko amaherezo bazabibazwa.

4. IKIBAZO CYA FDLR N’IMIRYANGO YABO

Ikibazo cya FDLR n’imiryango yabo n’izindi mpunzi z’abanyarwanda ziri kumwe nabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni ikibazo gikwiye gushyirwa mu rwego rw’ubutabazi (humanitaire/humanitarian) kandi byihutirwa.

Leta y’u Rwanda gusaba no gushishikariza ingabo za ONU n’iza leta ya Congo kugaba ibitero kuri FDLR n’imiryango yabo n’izindi mpunzi, n’amahanga gushyigikira  igitekerezo nk’icyo, ntabwo ari wo muti. Bariya bantu nkuko twabivuze haruguru, bari muri Congo ari impunzi zo mu Rwanda, igihugu kiyoborwa na leta ya FPR Inkotanyi  yananiwe gukemura ibibazo byacyo by’irondabwoko, irondakarere n’irondakazu (nepotisme) igahitamo kubitwara mu baturanyi. Ibi byatumye abakongomani kera bahoze ari abaturanyi beza b’intangarugero bahinduka babi bitewe na ziriya ntambara z’amako n’iz’ubusahuzi bw’amabuye y’agaciro Perezida Kagame na FPR bateye muri Congo kuva 1996 bagaba yo igitero cy’intambara bagatwara yo ububi, ubugome n’ubwicanyi byo mu Rwanda bitabaga mu baturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

None kubera ibyo, abanyekongo ntibagishaka FDLR n’impunzi z’abanyarwnda ku butaka bw’igihugu cyabo kandi birumvikana imyaka imaze kuba makumyabiri yose! Ni myinshi.

5. BIGENDE BITE RERO!

Iby’ibiganiro n’imishyikirano hagati ya Perezida Kagame n’abatavuga rumwe na leta ye abo ari bo bose, nkuko Senateri Russ Feingold wa Amerika aherutse kubivuga, ntawe utazi ko bitazaba kubushake bwa Perezida Kagame kuko ntabyo ashaka, nta n’ibyo azashaka. Keretse nabitegekwa, kandi ntabandi bazabimutegeka atari twe abanyarwanda ubwacu.

Turasaba ibihugu binini cyane kandi bikize nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, hamwe n’ibindi bihugu bibifitiye ubushobozi, gutabara byihutirwa mu buryo bw’ubutabazi (humanitaire/humanitarian), abagize FDLR n’imiryango yabo n’izindi mpunzi z’abanyarwanda ziri kumwe nabo muri Congo, no gushaka uko ikibazo cy ibiyaga binini by’Afurika gikemurwa mumaguru mashya, kuko kutabikora ingaruka bizateza mu minsi iri imbere zizagera ku isi yose cyane cyane kuri ibi bihugu binini kuko byirengagije gutabara nkana.

Kuba bigaragara ko amahanga amwe atitaye kukibazo cy’abanyarwanda, birakwiye ko FDLR hamwe n’indi mitwe y’ingabo n’amashyaka ya politiki arwanya leta ya Kagame na FPR Inkotanyi, twese tugahura tugashyiraho gahunda ya politiki ikubiyemo ibyo twese duhuriyeho(programme politique, economique, social et culturel commun de l’opposition/Common opposition political, economic,  social and cultural platform) kugirango dushyikirize abanyarwanda n’amahanga icyerekezo gishya twese twifuza kuganishamo igihugu cyacu.

Bikorewe i Savannah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, taliki ya16/08/2014

 

Dr. Gasana Anastase, Perezida wa CFCR-IMVEJURU;

Me  Mugabo Pascal, Visi-Perezida wa 2 wa CFCR-IMVEJURU;

Major Kanyemera Jean Claude, Umunyamabanga Mukuru wa CFCR-IMVEJURU;

General de Brigade Prof Dr. Mupenzi Jean de la Paix, Umugaba Mukuru w’Ingabo CFCR-IMVEJURU.

DUFATANE URUNANA, TWIRINDE INZANGANO, DUHARANIRE KUBOHOZA URWATUBYAYE

$
0
0

Banyarwanda ,

Banyarwandakazi,

Mpunzi dusangiye umubabaro,

Namwe nshuti z’u Rwanda;

 

Maze iminsi nkurikirana ibibera kumbuga z’ibinyamakuru, kubigendanye n’uko abanyarwanda bashyira hamwe, maze bagatabara imbaga Imaze gutikizwa na Kagame Paul na FPR ye;

Mbere ya byose ndabanza gushimira abantu bose bagize igitekerezo cyo gushyiraho imbuga zitandukanye abantu bakagaragaza ibyo batekereza, ibyo bashima n’ibyo bagaya. Sinabura gushima by’umwihariko abagize igitekerezo cyo kwigomwa bagashyiraho ama radio atandukanye kugirango nibura abantu batandukanye abadashoboye gusoma , nibura bumve. Ibi byose bigaragara uburyo Impunzi zinyotewe no gutaha murwatubyaye, ndetse no kugirango amakosa yakozwe atazongera kubaho; Aha navuga nk’amaradiyo IJWI RYA RUBANDA, ITAHUKA, IMPALA, ibinyamakuru nka The Rwandan, ikaze Iwacu, Rwandinfo de Kanyamibwa, le Prophet, Imirasire, Umuvugizi….  n indi miyoboro ifasha abantu kwisanzura;

N’ubwo bimeze gutyo ariko ntabyera ngo de, kuko nubwo abenshi bari mumurongo wo kubaka no gushaka uburyo abanyarwanda basubirana ubwigenge, hari byinshi byo kugawa ndetse nkaba mbona bikwiye ko abantu bakwibagirwa ibyahise, tukubaka ejo hazaza. Gusebanya ntibyubaka ahubwo biteza Kagame umulindi. Nagerageje gusesengura inyandiko zabamwe, nkibaza niba abantu bakibuka ibyakera byahise, kubabarirana bikaba bitabaranga, nkibaza ko urugendo rwaba rukiri rurerure.

Aha si ngamije kugira uwo nibasira kukotugiye tubwizanya ukuri ariko tukirinda amaranga mutima, nibyo byiza kandi niyo ntwaro ibereye abanyarwanda.

Ntabugabo  butisubiraho ! kandi iyo ubashije kumenya aho byapfiriye ukabikosora ntakobisa, kuko iryokosa ntirigaruka ukundi! Muri experience uba afite akarusho kuko uzi aho bipfira naho byakirira.  Mu minsi ishize, hatambutse inyandiko nyinshi zibasira bakuru bacu batubanjirije inzira ya politiki (Nyakubahwa Twagiramungu Faustin, Dr Anastase Gasana, Nsengiyaremye Dismas,Gen Habyalimana Emmanuel,.. n abandi ntashatse kurondora aha nkuko mwagiye mubisoma)

Nemera ntashidikanya ko Faustin Twagiramungu, Dr Anastase  GASANA, Gen Kayumba Nyamwasa, Rudasingwa, n abandi buri wese kuruhande rwe bafite byinshi bazi kungoma ya FPR, abahunze mbere batabashije kumenya, kandi kubashaka inzira yo gukuraho ingoma y’igitugu kubwanjye ndabona babaha icyerekezo cyatuma utambuka udatsikira.

Reka mvugane na Lyamugoye nabandi batsimbarara kuma  kosa yakera, kumateka yaranzwe nigihu cyumwijima (aho bamwe mubanyapolitike batavumbuye ikinyoma cya FPR namayere yayo mbere yo gufata ubutegetsi kungufu, ubwo bisangaga basubiranamo ngo barahanganye muri politike kandi  FPR ariyo yabahanganishije, mwarimbagurana ikicinya icyara! ) reka mungero nyinshi cyane ntangemo urugero rumwe gusa wenda ruto:

Mumezi abanza yumwaka wa 1994 Umuyobozi w’ishyaka PSD Eng Felicien GATABAZI yarasiwe iwe Kimihurura  avuye kukazi bikozwe na FPR kuri operation  yari iyobowe na KARENZI KARAKE ubu ni Lt Gen muri RDF,FPR ikwirakwiza propaganda hose ngo aba CDR nibo bishe Bwana Gatabazi  ngo bamuziza ko Atari intagondwa (Mugihe ahubwo bivugwa ko yishwe kuko yabangamiye umugambi wa FPR nabandi babyumvaga kimwe  wo kwikiza President HABYALIMANA Juvenal yishwe).

Iki gihuha cyageze kuba KOMBOZI bahita birara mumuhanda Butare –Kigali batemagura ibiti byo kumuhanda barundamo ngo CDR yabiciye umuntu. Mukwihimura, ubwo umuyobozi wa CDR yavaga I Cyangugu yerekeza Kigali ageze I Butare nibwo nubundi inkotanyi ziyoberanyije mu Bakombozi zamugoteye  i Mbazi ,atabaza Gendarmerie yi Tumba, Maj HABYARABATUMA ananirwa gutabara mukirometero kimwe  mugihe cyamasaha atandatu yose (yagoswe saa9h yicwa saa 15h) Col GATSINZI  Marcel wari Comdr ESO et Comdr de Place (jye yaranyoboraga) arinumira atarukuvugako atarazi ibirigukorwa icyogihe, umuntu yicwa atyo . abakombozi barihoreye!!!Urwango rukomeye nogucikamo ibice kwabahutu namashyaka bisangagamo!!!byiyongera ku  ikibazo cyuturere cyari gisanzwe ,igihugu gikwira akavuyo,urwikekwe  kwishishanya n’ubwoba biriyongera  nubwo bitari shyashya guhera FPR yatera igihugu) ndetse bigera no mubaturage bohasi aho umuntu yafataga urugendo agiye nko kwisoko bikamusaba kwitwaza amakarita y’amashyaka arenze abiri kugirango nagera mubakombozi abe umukombozi ,nagera muba JDR yitereremo ,Munterahamwe naho gutyo, Atari ukubera ko ari umwe muribo ahubwo ari ukurengera ubuzima bwe.Uru rugomo rwadutse murubyiruko rwamashyaka nirwo rwabaye intsinzi ikomeye yambere ya FPR kuko kutavugarumwe karwo ,kudasobanukirwa igihugu no kugikunda ibyaribyo, gucagagurana no gusebanya no kwiyumva muturere by’abakuru bayomashyaka byatumaga baba imvugabusa mumahanga mugihe  FPR yo yabaga yabonye icyo kubavuga muri ayo mahanga!!! byaje kugeza FPR kungoma batabizi.

Cyakoze rero! FPR yabahaye isomo kuko yaberetse ko burya ikibazo twari dufite Atari icyuturere ,amoko,amashyaka nibindi,ahubwo ko twitiranyije Igihugu nishyaka cyangwa umuntu1

Ari babandi bihoreye navuze haruguru ari nababandi biciwe umuyobozi mwiryo hora ,aba power nabatari aba power  mumashyaka nka M DR naPL  abitwa modelé nabatitwabo  mumashyaka nka MRND , CDR nayandi yahozeho  nka PDI,PDC,PECO  ,abahunze nabatarahunze uwitwa umuhutu wese Yiswe interahamwe ,baricwa nkibimonyo nyuma yo gukubitwa nkizakabwana,abasigaye barundwa mumagereza no mudusho tutazwi aho bicirwaga hagasaguka mbarwa nabwo  kubwitange bwa CICR   I yashakishije  udusho tutazwi kandi ikazenguruka amagereza ibarura itanga ikarita kumuntu yabaruye ,kugirango izabone uko imukurikirana kuko imfungwa nazo zakurwaga mumagereza zikajyanwa kwicwa  nijoro (Urugero:nka Gereza ya Karubanda uretse ibyobo babahambyemo biri muri gereza hagati na amagufwa bagerageza guhisha yubakiweho igikuta ahagana kurugi rushya rwinjira muri gereza ya Huye  ,mrutoki rwayo narwo rufumbiwe nuduhanga twimfungwa .Burimwaka mukwa kane bategeka infungwa zikayoraho amagufwa bakayajyana murwibutso rw’umurenge wa Ngoma,bayita ayaba tutsi bavumbuye  Atari yarabotse ngo ashyingurwe mucyubahiro. IBI NABIHAGAZEHO )

Abiyumvaga ko barenganyijwe,abumvaga ko ntacyo bitwaye,abumvaga ko ibiri kuba  ntangaruka bizabagiraho ,nabaturage bo hasi batabashaga kumenya situation ,abategetsi baba civils naba Gisirikare ,Utarishwe yarafunzwe (Maj Habyarabatuma),udafunze yari umuyobozi yabaye ikigarasha kuko role mumukino yakinishwaga yarangiye(Gen Marcel GATSINZI),Gen Maj Laurent MUNYAKAZ I Yansize  i Bulonge( Bukavu )amaze kudukoresha inama aducira amarenga ko azitahiratubyita urwenya! ,bucya mwumva I Kigali  bamwakirije umugore ngo  yafatiye kungufu mumodoka  muri94,ariko ntibahita bamuta mukagozi kuko role ye mumukino yagombaga gukina yari itararangira (guhamagarira abandi ba FAR  bahunze gutahuka nkuko nawe yatahutse ndetse akaba agikomeje imirimo ye. Yagombaga kuba Comdr wigikingirizo mubitero bya FPR byahitanye imbaga yabaturage ba Ruhengeri na Gisenyi ).Aho arangirije cyo FPR yari imutezeho bamuta muri gereza  ya ya gisirikare ku Murindi maze bamukatira izo gupfa eshatu zaje guhindukamo burundu eshatu ubwo igihano cy’urpfu cyitwaga ko kivuyeho ,asigara ajurira izo burundu atsinda imwe imwe bigera aho asigarana imwe gusa bakyimuhezaho .Yaje kwimurirwa muri gereza ya gisivile Kimironko aho yaje kwicwa arozwe numutekinisiye muri uwo mwuga Gen Jacque NZIZA ngo atazagira icyo ahingutsa kumabi nubwicanyi yabonye bakozwe na FPR ubwo yari muri GOMN  numwe mubasirikare bakuru yakoresheje ,kandi babonye ibyitsembwa ry’abahutu mumajyaruguru  nuburengerazuba by’U Rwanda.

Uyu mugabo ubwo yari amaze gufungwa ,yahagaze kugikuta cya gereza areba hejuru  amara nkigice cy’isaha ,agaruye amaso asohora ijambo ngo “erreur  politique”   abari bamuzi bamenya ikimuteye kuvuga atyo .

Muri uru rugero ruto ariko rwinkuru ndende, nashatse kukwereka Lyamugoye uburyo afata Dr Gasana Anastase  ko ataribwo namba, kuri Lyamugoye yumva ko umuntu wese wakoze cyangwa wakoranye na FPR hanyuma ak’ avumbura amakosa yayo itaramwivugana (kuko ubundi iyo yamenye ko wayivumbuye ihita ikwirenza ntamikino!) akayicika ,agomba gufatwa nkabakiyikorera utiyibagije ko ubu abanyarwanda hafi yabose babuze amahungiro kubera Igitugu, iterabwoba no gufungwa,inzara no kujujubywa ,ishimutwa n’iyicarubozo bya FPR KAGAME  nonese aba nibagusanga uzabafata ute ?” iyi myumvire irashaje !!!’’Iyo  Kagame na FPR ye bumvise nkariya magambo  abyinira kurukoma ,kuko inzu y’umwanzi niyo ivuyeho icyatsi kimwe uranezerwa! Wifata mumugongo ingoma y’ikinyoma kandi twari tugize amahirwe cyiri kuyisenya ,nubwo nubundi irimo gusabayangwa.

Jye uko mbibona ni uku:Umuntu wese ubashije gucika ingoma nkiriya ,agafata ingamba zo kuyirwanya ,mufata nkintwari ntitaye kumatekaye,ubwoko n’inkomoko bye.

Ukundi mbibona ni uku: Politike yo kwiyunga tuyirenge nayo nubwo arimvugo nziza, tugere kuri politike yo gukenerana,umuntu wese yumve ko akeneye undi kugirango abashe kubaho mumahoro. Reka hano mbisobanureho gato nkurikije ibyo mbona iwacu byamoko: umuhutu akeneye umututsi n’umutwa kugirango bature mugihugu Imana yabahayemo umurajye,umututsi nawe akeneye umuhutu n’umutwa ngo bose babashe kubana mugihugu Imana yabahayeho bombi umurajye ntantugunda, Umutwa nawe akeneye abo bose ntanumwe ashyize kuruhande kugirango tubashe kubana mugihugu twisanzemo twese nk’umurajye wacu  mumahoro.nkubwize ukuri ndetse nkurahire  Ntamutusi uzabamu Rwanda ngo yumve atuje abahutu bari gukerakera hanze,kandi nta muhutu uzaba  mu Rwanda wenyine ngo agiriremo amahoro abatutsi bari hanze  nabatwa ninkuko. Mbese nkuko abemera Imana bizera ko Ijuru rizatahwamo gusa n’abatoranyijwe b’ abakiranutsi,ninako umuhutu, umututsi cyangwa umutwa  utumva ko akeneye undi badahuje ubwoko kugirango abashe kuba mugihugu  ,nongere nkubwize ukuri ko Ntagihugu cyawe gihari.

Naho  iby’imbabazi byo Lyamugoye ahamagarira Dr GASANA gusaba , ndabona Dr GASANA yarazisabye kandi agahita azihabwa ,igihe yiyemezaga kuba umuvugizi mukuru  wa CFCR IMVEJURU  umutwe w’ingabo zamashyaka yose ya opposition mu Rwanda ,umutwe udashingiye ku ishyaka iri niri cg ubwoko ubu nubu.

Niba se ubu abameze nka Ryamugoye babona abo batari kumwe nk abanzi, bataniyehe na babandi twavuze haruguru, Inzira yaba ikiri ndende niba naba numvako uwo tudatekereza kimwe ubwo bo ntamurongo bafite. Ryamugoye Rwose njye ndamwumva, nkeka ko ibyo avuga abiterwa n’agahinda ko guhezwa hanze, kandi akaba abona abantu bakomeje gukina no gutatanya imbaraga; ariko rero akwiye kudatsimbarara cyane kubyiyumviro bye.

Icyo nshaka kuvuga aha, niba hari abavugako ubutegetsi bwa Habyalimana ntamakosa bwakoze yagombaga gutuma abantu nka ba Twagiramungu, Nsengiyaremye , Gasana n abandi bajya muri opposition, byaba ari amakosa menshi ndetse byazagorana ko abantu bumva ibintu kimwe, niba rero ayo makosa yari ahari akndi aba bantu bakaba bari bafite uburenganzira bwo guhitamo, numva tudakwiye kubashyiraho amakosa cyane, ahubwo byari gutangaza iyo baba bagikomeje gukorera hejuru y’aya makosa, Kubafata nk’abanzi ntaho byaba bitaniye no gutiza Kagame umurindi

Muze twese twishyire hamwe , uko amoko yacu,uturere tuvukamo uko turi mumaadini anuranye,  uko imumiryango dukomokamo itandukanye, duhurize hamwe, dukureho ingoma iharanira gucamo ibice abanyarwanda aho kubahuza, ingoma ihindura ba ruvumwa bamwe mubana b’u Rwanda aho kubavugira, ingoma iharanira kugwiza abanzi mubaturanyi bacu aho kubungabunga umubano mwiza mumahanga tugendamo . Kuko ibyo tuvuga twese turuheze hanze; wowe ugaya abandi, ugejeje he Impunzi uzitahukana, ugejeje he se urwanya kuburyo bugaragara ingoma mpotozi, niba Atari ukuba intwali mumagambo no mubitangazamakuru?

Uyu munsi ntawukwiye kugaya undi ngo uyu ni ikigwari, ahubwo buri wese niyigaye, ariko yirinde guhera aho yaguye, ahubwo duhaguruke twese, dufatane urunana tubohore abanyarwanda

 

Muragahorana Intsinzi

 

Capt Elasto  MUZIRAGUHUNGA

Email: elastomuzir2014@gmail.com

Cell Phone: +255684174565

C F C R- IMVEJURU 

Ishyaka PDP-Imanzi turasaba ivugururwa rya politiki y’imishahara y’abakozi ba Leta mu Rwanda

$
0
0

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU 2014/0019

Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z’u Rwanda,

Ku wa gatatu,tariki ya 18 Kamena 2014, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul KAGAME, yashyize umukono ku iteka rivugurura imishahara y’abayobozi bakuru b’igihugu. Aha twavuga Perezida wa Repubulika, Perezida wa Sena, Perezida w’umutwe w’abadepite, Minisitiri w’ Intebe n’aba Minisitiri muri rusange.

Iri teka rikaba rigena ko umushaharafatizo w’aba bayobozi uba hagati ya miliyoni eshatu (3.000.000) na miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda (6.000.000 Frw) buri kwezi. Aba bayobozi kandi bagenerwa buri kwezi andi mafaranga aruta umushahara wabo, uretse aba Minisitiri. Aba bo bahabwa icyarimwe miliyoni eshanu zo kugura ibikoresho byo mu nzu kandi buri kwezi bagahabwa ibihumbi magana atanu (500.000 Frw) byo kwishyura inzu. Aba bayobozi bakuru bose b’igihugu nanone bemerewe ibindi bintu byishyurwa na Leta nk’imodoka, ibikoresho binyuranye by’itumanaho rigezweho, amazi n’amashanyarazi. Iryo teka Perezida wa Repubulika yasinye riteganya ko iyi mishahara izajya izamurwaho 10% buri myaka itatu(3).

Reka dukore igereranya ry’iyi mishahara n’iyo mu zindi nzego za Leta nk’Uburezi, Ubuzima, Ubutabera, Ingabo z’igihugu, Polisi y’igihugu n’Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze za Leta:

- Umwarimu A2 Umushahara Fatizo ni 27.154 Frw, ay’urugendo (Transport) ni 3.327Frw, ay’ icumbi (Logement) ni 5.324 Frw, ibindi birimo agahimbazamusyi ni 16.233 Frw. Amafaranga yose ahembwa buri kwezi (salaire net) ni 44.032, tubariyemo n’ayo akatwa kubere ubwishingizi, imisoro n’ibindi.

Umusirikari muto P6: Ayo abona kuri Konti ye buri kwezi ni 30.000 Frw, Ibindi yemerewe: Ifunguro ni 22.000 Frw, Amenshi yemerewe yose hamwe (salaire net) ni 52.000 Frw tubariyemo n’ayo akatwa kubere ubwishingizi, imisoro n’ibindi.

.Umupolisi muto S3: amenshi yemerewe yose hamwe buri kwezi (salaire net) ni 60.000 Frw tubariyemo n’ayo akatwa kubere ubwishingizi, imisoro n’ibindi.

- Gitifu w’akagari A2: amenshi yemerewe yose hamwe buri kwezi (salaire net) ni120.000 Frw tubariyemo n’ayo akatwa kubere ubwishingizi, imisoro n’ibindi.

- Umukozi wo mu buzima A2: Umushahara fatizo ni 97.750 Frw, ay’urugendo ni 13.964 Frw, ay’icumbi ni 13.964 Frw, Ayo ahabwa kuri Konti ni 92.315 Frw, agahimbazamusyi ni 64.500 Frw, amenshi yemerewe yose hamwe (salaire net) ni 156.815Frw tubariyemo n’ayo akatwa kubere ubwishingizi, imisoro n’ibindi.

- Umukozi wo mu bucamanza A2 : amenshi yemerewe yose hamwe (salaire net) ni 232 .000 Frw tubariyemo n’ayo akatwa kubere ubwishingizi, imisoro n’ibindi.

Igereranya ry’iyi mishahara y’ababayobozi bakuru n’iy’abakozi bato bose bakorera Leta imwe rigaragaza ko hari ubusumbane bukabije mu mishahara yo mu gihugu cyacu. Ibi bikaba bituma kugabanya ubusumbane mu baturage bitoroha uhereye no ku bakozi ba Leta.

Dore zimwe mu ngero zifatika :

- Nk’uko twabivuze haruguru, umwarimu A2 agenerwa buri kwezi 5.324 Frw y’icumbi na 3.327 Frw y’urugendo ajya ku kazi. Nyamara uyu munsi wa none, ntaho uyu mukozi yabona mu Rwanda inzu akodesha 5. 324 Frw ku kwezi habariwemo amazi n’amashanyarazi.

- Tuvuge ko bibayeho nubwo nyine bidashoboka, wasobanura ute impamvu Minisitiri yagenerwa amafaranga y’icumbi akubye inshuro ijana ayo mwarimu agenerwa ?

- Iyo mwarimu agenewe 3.327 Frw y’urugendo ku kwezi bishatse kuvuga ko buri munsi agendera 119 Frw (ni ukuvuga ko iyo ajya ku kazi agenerwa 59,5 Frw yo kugenda na 59,5 Frw yo kugaruka). Nyamara Leta yashyizeho ariya ni nayo yemeje ko urugendo rugufi rwishyurwa 200 Frw.

- Bishoboka bite ko Leta ihemba umukozi umwe amafaranga atagera ku 45.000 buri kwezi undi ikamuhemba arenga 12.000.000 Frw, ni ukuvuga inshuro hafi 300, kandi bose bagahurira ku isoko rimwe, bagategerezwaho umurimo ushishikaza uwukora kandi unoze n’ibindi tutarondoye?

Kubera izo ngero nke dutanze mu ngero nyinshi Abanyarwanda bose babona, ubuyobozi bw’ishyaka PDP-IMANZI burasanga hari ubusumbane bukabije hagati y’imishahara y’abakozi ba Leta mu Rwanda, kwikubira no kwirengagiza nkana ko “ikirima ari ikiri mu nda”.

Ishyaka PDP-IMANZI rirasaba ivugururwa rya Politiki y’imishahara mu Rwanda. By’umwihariko rirasaba kuvugurura iteka rigena imishahara y’abayobozi bakuru b’igihugu hagahagarikwa iyongezwa ryayo iryo ariryo ryose mu gihe nibura cy’imyaka 15. Muri icyo gihe, Leta igahagurukira guhuza imishahara mito n’isoko kuko kuri ubu itagishoboye gutunga abayihembwa nk’uko bigaragazwa na ziriya ngero nkeya twashingiyeho. Bityo buri mukozi akanezezwa n’umurimo akora, akarangwa n’umurimo unoze ufasha uwukora n’igihugu muri rusange.

Harakabaho Ubwisanzure, Ukuri n’Ubufatanye.

Bikorewe i Kigali, ku wa 18 Kanama 2014

KAYUMBA Jean-Marie Vianney

Komiseri ushinzwe urubyiruko akaba n’Umuvugizi w’agateganyo wa PDP-IMANZI.

Tél: 00250722481057 Email: jmvkayumba@yahoo.fr

Amashyaka najye muri CPC afatanye guhindura ibintu mu Rwanda: Gen Byiringiro Victor

$
0
0

Ikiganiro Général Major Victor Byiringiro umuyobozi wa FDLR yagiranye na Radio Impala aho asobanura igikorwa cyo gushyira intwaro hasi n’iterabwoba ryo kugabwaho igitero cya gisilikare. Ikiganiro cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 18.08.2014

Click here to view the embedded video.

Viewing all 10370 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>