Ibura rya Innocent Bahati, Jacques Nkurunziza, Aimable Kwizera: ODHR irasaba ubutegetsi gusobanura
Leta y’u’Rwanda yafashe Rusesabagina yitabara? Idamange yararengereye?
IBIMENYETSO BIGARAGAZA IRANGIRA RYA BUGUFI RY’UMUNYAGITUGU KAGAME N’INGOMA YE YA FPR/RPF BIKOMEJE KWISUKIRANYA UBUTITSA
Yanditswe na Albert Mushabizi
Nk’uko babigenura mu Kinyarwanda ko ibisa bisabirana; ingoma z’igitugu nazo zikunze kugira amateka menshi zihuriraho mu mabyiruka, izamuka kugera ku gasongero no kurunduka. Abanyagitugu benshi tubona mu bihe bya none, cyane cyane hano mu bihugu bya Africa, Aziya na Amerika y’amajyepfo babyarwa n’intambara y’ubutita yahinduranye isura n’irunduka ry’icyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti (URSS/USSR). Mu kuri kw’impamo, iyo usesenguye ibibazo biri iyo mu bihugu nka Siriya, ukwiyomora kw’intara ya Crimea ku gihugu cya Ukraine ikiyomeka ku Burusiya, amakimbirane iyo za Afganistan, Iran, Irak, Yemen zombi, Korea zombi, ingaruka za muyaga yo mu bihugu by’abarabu bya Afrika (Arab spring/printemps arabe) yabaye mu bihugu bya Tunisia, Libiya na Misiri, ibihe by’amahina u Burundi bumaze iminsi burwana nabyo bikaba bigaragara ko biri kujya mu buryo, imivurungano ya politiki n’intambara zitandukanye mu gihugu cya DRC/RDC… Wibonera ko intambara y’ubutita itigeze ivaho burundu; ahubwo yahinduye isura. Gutumbagira mu bukungu kw’igihugu cy’Ubushinwa mu myaka ya vuba, kinakwirakwira isi mu bucuruzi nacyo ni ikindi kirango cy’intambara y’ubutita yahinduye isura kubera ko n’ubwo u Bushinwa budakunze kwivanga mu ntambara z’ibihugu mu buryo bweruye; nyamara uruhare rwabwo mu gushyigikira ibihugu bibanye neza nabwo mu bukungu, tutanibagiwe ko bunabishyigikira mu Kanama gahoraho k’amahoro ka ONU/UN. Muri aka kanama gahoraho rero, iki gihugu gikunze kubyumva kimwe n’u Burusiya, ndetse muri rusange bakanahuza muri politiki mpuzamahanga; mu bibazo biba bikunze kugiranaho ibyerekezo bihabanye n’ibihugu by’u Burengerazuba bisangiye ibyicaro bihoraho muri ako kanama.
Amabyiruka ya Prezida Kagame nk’umunyagitugu n’ingoma ye ya FPR/RFP
Kuva FPR/RPF yivugurura mu 1987 ikareka kuba RANU kugeza mu bihe bya vuba cyane yo gutera u Rwanda mu Ukwakira 1990 KAGAME Paul yari umwe mu bakuru batangiranye nayo; kizigenza akaba Fred RWIGEMA wanafatwaga nk’inkingi ya mwamba. Benshi mu basirikari bakuru batangiranye n’intambara ya FPR/RPF mu Ukwakira 1990 bari baranabaye mu inyeshyamba za NRA zagejeje Prezida Yoweli MUSEVENI wa Uganda ku butegetsi mu 1986. Aba rero babaye no mu gisirikari bwite cy’igihugu cya Uganda, kimwe n’abandi benshi binjiye muri iki gisirikari igihugu cya Uganda kimaze gufatwa; mu ntumbero zo gutegura igisirikari cya APR/RPA cyajyaga gutera u Rwanda mu 1990. Mu gihe Prezida MUSEVENI yari agifata ubutegetsi yahise ahura n’ibihe by’intambara mu majyaruguru y’inyeshyamba zarwanyaga ubutegetsi bwe. Muri izi ntambara General Major Fred RWIGEMA wari unungirije umugaba w’ingabo z’iki gihugu nk’umusirikari mwiza wizerwaga na MUSEVENI yabaye muri rwinshi; maze bituma nyinshi mu nshingano zo gutegura urugamba bari bimirije imbere aziha Major Paul KAGAME wakoraga mu nzego z’iperereza ry’igisirikari; na cyane ko izi nzego ari nazo ziba zicunga imishinga nk’iyi y’ibanga yo gufasha imitwe y’abanyamahanga. Aha rero haba ari ho Major KAGAME wari warakunze kwibera mu iperereza no ku rugamba rwagejeje MUSEVENI ku butegetsi kubera impamvu z’intege nke no kurwaragurika; yaba yaragiriye inzozi zo kuba yazigarurira FPR/RPF. Aha rero yatangiye gutegura abanyapolitiki ba FPR/RPF yigarurira nk’abambari be bwite, ndetse no gutegura abasirikari bazamubera amashumi mu kwigarurira igisirikari cyose bazatangirana urugamba. Fred RWIGEMA nk’umusirikari mwiza mukuru kandi wari waritangiye umushinga anakundwa na benshi mu barwanashyaka bo mu rwego rwa politiki ndetse n’ingabo z’abanyarwanda zari mu za Uganda, utaretse n’iz’abanyayuganda; ashobora kuba yaragaragaje intege nke zo gushyigikira no kwiyumvamo neza imigambi ihishe (agenda cache/hidden agenda) z’urugamba rwo gutera u Rwanda bari bimirije imbere. Iyi migambi ihishe ikaba yari ikubiyemo gahunda za ba Mpatsibihugu b’u Burengerazuba muri politiki y’akarere (geopolitique/geopolitics). Iyi migambi ihishe kandi na Prezida MUSEVENI akaba yarayifitemo inyungu zo kuba yahinduka umwe mu bakozi b’abizerwa ba mpatsibihugu b’i Burengerazuba mu karere, ku gihagararo nk’icyo Prezida MOBUTU yari amaze gutakaza; ahubwo abahoze ari ba shebuja bamwimitse bakanamugira igihangange, bakaba barimo bashaka uburyo bwo kumurandurana n’imizi. Izi ntege nke mu kwiyumvamo impamvu zihishe inyuma y’urugamba, General Major RWIGEMA akaba yari azifatanyije kandi n’izindi zo kwiyumvamo Umwami KIGELI V NDAHINDURWA wari impunzi muri US; bakanahuza imyumvire imwe yajyaga kubangamira cyane irya migambi ihishe. Aha n’aho Major KAGAME yaba yarahakuye andi mahirwe yo gushyigikira inzozi ze; kubera ko yabonywe nk’uciye akenge washobora gusobanukirwa akanashyira mu bikorwa irya migambi ihishe. General Major Fred RWIGEMA rero yaje gutangiza urugamba nk’umuntu wari ukunzwe n’abasirikari n’abanyapolitiki ariwe watsimbura ingabo za APR/RPA muri Uganda akazambutsa umupaka maze Prezida MUSEVENI nawe wari ugezwe kure n’igitutu cy’imbere mu gihugu, ko ingoma ye ari ubukoloni bw’Abanyarwanda ku Abanyayuganda, agakunda agatora agahenge. Muri make gusohoka igisirikari cya Uganda, ibyo Prezida Museveni yise gutoroka mu buryo bwo kwigiza nkana, wari umuvuno rurangiza ukubiyemo ibiri ariyo: kwikiza Abanyarwanda b’abasirikari nk’ikibazo ndetse no kuzatuma barwana inkundura badasubira inyuma kubera ko batari kugaruka nk’abasirikari kandi no kugaruka nk’abasivili bikaba byarashoboraga kubagwa nabi. Umugambi wo kwica General Fred RWIGEMA wari upanzwe neza mbere gato y’urugamba, ukurikije uko igikorwa cyo kumwica no kumusimbuza Major KAGAME utari ukunzwe n’abasirikari cyagenze; uretse abari mu mugambi we n’abandi bato ba nyamujya iyo bigiye basabwa kubahiriza icyo bategetswe muri buri kimwe.
Major Paul KAGAME rero wari wabaye yitsimbye mu mahugurwa muri US mu rwego rwo kujijisha yaraje ayobora urugamba mu buryo butunguranye nk’umuntu utari indwanyi mu buryo buzwi bamwambika ipeti rya General Major, hamwe n’ ikoti ryitwa “AFANDE PC” (political coordinator/coordinateur politique). Iryo koti ryari irya nyirarureshwa kuko yikoreye umurimo nk’umwami afite politiki n’igisirikari mu biganza bye, yica agakiza icyo ashatse yifashishije amashumi yari yarateguye mbere y’igihe! Maze mu rujijo rwinshi abandi bakomeza kugendera mu “kigare”; ndetse n’abarabutswe ko ishyano ririmo rigwa, intege nke zabo zikabizeza ko ku rugamba habasha kuba amakosa, ariko azakosorwa bafashe igihugu. Nguwo umwami Kagame mu ishyamba, igitugu nyacyo gitangiye ubwo ! Nibwo rero yatangiye kwikiza abo yabonaga ko bashobora kuzamwikoma imbere; mu ibanga rikomeye ryari ripfundikiriye mu nzego z’iperereza ryo ku rugamba. Ku ikubitiro ba Major BAYINGANA na BUNYENYEZI aba arabarituye, ararituyee… kugeza no mu marembo ya Kigali benda gufata igihugu, ararituye akomeza yicuramo inkumbi igihugu kimaze gufatwa; ndetse iki gihe cyo n’abanyapolitiki atangira kubakoramo buhoro buhoro ahereye kubo batabyumva kimwe, n’abamuhunze akabicira mu mahanga.
Prezida KAGAME nk’umunyagitugu w’akahebwe mu ikoti ry’umucunguzi na Prezida w’igitangaza mu gihugu yavanye kuri zero akagitumbagiza mu bicu
Nguwo Visi Prezida General Major Paul KAGAME atangiye ayobora igihugu mu gicucu cya Prezida Pasteur BIZIMUNGU wariho nk’agakingirizo. Arishe rirahoga atangira byeruye ibihe bye by’umunyenga (honeymoon) na ba Mpatsibihugu ku ikubitiro hakaba u Bwongereza na US mukumutera ingabo mu bitugu bamushyigikira muri byose, bamumenamo ibifaranga bitagira ingano… Gutegekera mu gicucu cya BIZIMUNGU nabyo aza kubihaga maze mu mwaka w’2000 aramunaniza; nguwo Prezida KAGAME umugabo ukunda ameza y’icyubahiro akazira urunuka uwo ari we wese wakumva ibintu mu murongo uhabanye n’amahame ye. Akoze amahano atabarika mu gihugu imbere yo gutoteza abo badahuje ibitekerezo, bamwe akababoreza mu magereza, abandi akarigisa, abandi arishe, abandi baramuhunga, abamuhunze abahigiye iyo bamuhungiye… Ibyo byose mu maso y’umuryango mpuzamahanga, kubera ibihugu n’imiryango ikomeye yagendaga imukingira ikibaba; imutaka ko ari intwari yahagaritse Jenoside ikarengera rubanda yari ku nkeke, maze akanazamura igihugu yasanze ari umuyonga mu iterambere ry’igitangaza. Jenoside ni umuvuno wa politiki wabaye inkingi ya mwamba mu guha igihagararo gihambaye Prezida Kagame n’ingoma ye ya FPR, igitinyiro ku kibi n’ikiza, ayisaruzamo amafaranga hirya no hino; ayigira n’igikangisho kimufasha kwikanyiza ku banyagihugu ayoboye ari nako ayibyaza umusaruro muri diplomasiya n’ubukungu.
Ibihe by’amahina bya Prezida Kagame n’ingoma ye ya FPR byerekeza ku kurunduka burundu
- Prezida Kagame yakuraga imbaraga mu buhake kuri ba Mpatsibihugu b’i Burengerazuba, no kwiyambika isura adafite ku kiguzi icyo ari cyo cyose; abari bamuhatse bamaze kumucishamo ijisho, isura ye nyakuri nayo yabaye akabona bose, kubera kwirara, umurengwe no guhabwa Jali akiyongereraho Butamwa na Ngenda.
Guhabwa Jali akiyongereraho Butamwa na Ngenda ! Iri riri mu makosa akunze gukururira abanyagitugu amakuba yo gutangira urugendo rwabo ruhuruduka umusozi baba bariyurije cyangwa se barurijwe aka wa mugani ngo : nubona imbwa yuriye igiti ntuzayibazeho cyane ahubwo uzibaze k’uwayurije icyo giti, kuko mu busanzwe imbwa ziturira igiti ! Mu mwaka w’201… Prezida KAGAME yakoze ikosa rikomeye ryo gufata umujyi wa GOMA mu Burasirazuba bwa RDC/DRC yifafashishije umwe mu mitwe y’ingabo wa M23 mu magana yagiye ashinga mu guhungabanya igihugu gituranyi kandi yari yihanangirijwe ! Yabikoreye icyo ni iki yibwira ko bari bwongere kwica amaso akikorera ibyo yishakiye; ariko ntibyamuhira maze ahatwa igitutu cyatumye awisohoramo yimyiza imoso ! Aha burya byacaga amarenga ko igihe cyo kuvuna umuheha akongezwa undi kirimo gikendera!
Kuwa 14 Ukuboza 2019 mu nama mpuzamahanga yaberaga i Doha muri Quatar, Prezida KAGAME yahahuriye n’uruva gusenya, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wamwambitse ubusa; ataretse no kumucyurira ko yaba ahora ashishikajwe no kwibera ihogoza (darling) ry’u Burengerazuba. Muri iyi nama yari yahuje ibihugu bikungahaye ku mabuye y’agaciro aho ku masoko mpuzamahanga u Rwanda rwihariye hafi 50% y’amabuye nka Coltan n’ayandi menshi; umunyamakuru ntiyaretse no kumwibutsa ko ayo mabuye biboneka ko ava mu gihugu cya RDC/DRC cy’abaturanyi kandi akaboneka mu buryo bw’intambara ziyogoje igihugu nk’uko bimeze no mu bindi bihugu birimo intambara zishingiye ku kwiba imitungo kamere. Prezida Kagame ubundi utajya umwara, ahubwo usubizanya uburakari ku bibazo bimugoye kandi yumva ko bimusubiza hasi; yacurikiranyije amagambo ko ntawe ashakaho ubuhogoza (ubuhake) ko niba hari uwifuza ko abumushakaho ibyo ari akazi ke, anasubiza ko ayo mabuye yose ava mu Rwanda ngo ahubwo akaba akiri make, na cyane ko ngo bitegura kuzajya bayitungayiriza ! Uwo munyamakuru kandi wabajije Kagame kuri demokarasi ihabanye no kugundira ubutegetsi kwe, maze Kagame agasubiza ko demokarasi yo mu burengerazuba yihariye nk’uko iyo muri Afrika yihariye bitewe n’amateka y’igihugu nk’u Rwanda; gusa ntiyabuze no gupfundikanya ukuntu umukandida abasha kugira amajwi 99% mu matora anyuze mu mucyo n’ukuntu manda ya gatatu bwari ubushake bw’abanyarwanda ko ubwo n’iya kane itaha wenda bizaterwa nabo. Uyu munyamakuru kandi ntiyabuze gushidikanya ku iterambere u Rwanda ruririmba; ariko na none Kagame amupfunyikira amazi muri bya binyoma bye byambaye ubusa… (kurikira icyo kiganiro aha hakurikira https://www.youtube.com/watch?v=q0blVF_TLck ) Iki kiganiro cyategewe Kagame ahantu heza yagiye kwibonekeza nk’uyoboye igihugu gikungahaye ku mabuye y’agaciro, ni kimwe mu bihamya ko isi yose yamaze kuvumbura ibinyoma u Rwanda rucuruza. Ibi byo kutamwara kandi yabyigishije abambari be cyane cyane abo mu bubanyi n’amahanga barimo nk’uwahoze ari Ministiri w’Ububanyi n’amahanga Louise MUSHIKIWABO ubu usigaye akuriye Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa, wakunze kubeshya cyane akanumvikana yita abandika za raporo zishyira hanze amabi y’ingoma ya KAGAME “utuzungu” ngo twaba twandika amafuti ku Rwanda kubera kwishakira umugati!
Si muri za raporo z’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, iharanira guca iyicarubozo… cyangwa se ya za komisiyo z’Umuryango w’Abibumbye, zagiye zikora ubushakashatsi ku bibera muri Congo, Leta ya KAGAME yambikiwe ubusa gusa; ahubwo hari n’aho byagiye biba gushinjwa imbona nkubone, maze imyitwarire ikaba iy’urukozasoni nka kurya umwera uvuye i bukuru ukongera ! Mu nteko y’umutekano ya ONU/UN yo muri Werurwe 2016 habura umwaka umwe gusa ngo FPR/RPF ikine ikinamico ryo kwikoreza abanyarwanda ibiseke, babijyana mu nteko mu gusabira Kagame manda ya gatatu; Amb. Samantha POWELL nk’intumwa ya US muri ONU/UN yambitse u Rwanda ubusa ko rutubahiriza uburenganzira bw’abasivili ndetse rukaba rutanarangwamo ubwinyagamburiro muri politiki. Intumwa y’u Rwanda muri ONU/UN icyo gihe wari Amb. Eugene Richard GASANA muri za soni nke yasubizanyije ubupfura buke, apfundikanya amagambo adashinga yo kwisobanura. Ubupfura buke, kugeza ubwo binigambwa n’ikinyamakuru cyegamiye kuri Leta y’agatsiko ka FPR cya New Times, ko intumwa yabo yatontomeye mugenzi we wa US nk’igikorwa giteye ishema. (byisomere aha hakurikira https://www.newtimes.co.rw/section/read/198283 ). Gucishwamo ijisho kwa Prezida KAGAME n’ingoma ye n’amahanga yiganjemo abamushyigikiraga byimazeyo nka US na UK mubyo yabayemo byose; ntibyagarukiye aho kuko byaje kugeza aho na ya Jenoside yahinduye iturufu yubakiyeho ingoma ye gica, itangira gukemangwamo imivuno FPR/RPF yayitamirijeho. Ku itariki ya 20 Gicurasi 2020 ba Bwana Kelly CRAFT umwongereza, na Bwana Jonathan ALLEN umunyamerika bombi bahagarariye ibihugu byabo muri ONU/UN bandikiye umuyobozi w’inama rusange y’uwo muryango, basaba ko inyito ya “jenoside yakorewe abatutsi”, igomba guhinduka hagashyirwaho inyito igaragaza abantu bose bishwe muri iyo Jenoside. Twibutse ko iyi nyito yahoze ari Itsembabwoko n’itsembatsemba yakenetswe mu 2018, muri bwa bugenge bwa Kagame na FPR/RPF, bwo gutesha agaciro abandi banyarwanda n’abanyamahanga bo mu yandi moko bayiguyemo.
- Ubwigunge kugeza ku rwego abaturage batangira kumubika, gushwana n,inkoramutima ze zikamushyira hanze, no kuba atakisanga ku bamukoreraga akazi ko kumwamamaza (lobbying) kubera ko bashobora kuba bariyamwe, gucikwaho n’inshuti ze zikomeye zahoraga zimugaragiye zanga kuba zakomeza kwiyangiriza izina.
Inkuru ubu isigaye yarabaye urwa menyo mu minsi ya none ni iyo kubika KAGAME. Uku kumubika kuraturuka ko atakibera mu kirere nk’inyoni yirirwa ajya kwiyamamaza, no kwikorera ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro yiba muri DRC/RDC; iki cyorezo cya Covid 19 nacyo cyazambije ibintu kitaretse no kumushyira ku ka karubanda mu gihe yirirwaga arata iterambere n’ubukungu bunyaruka, yarihimbye Prezida wa Singapour ya Afrika. Inkoramutima ze nka Amb. Eugene Richard GASANA zagiye zishwana nawe nazo zamushyize hanze, ibyo yakenekaga byose zibishyira ku Karubanda. None ubu mu minsi ishize u Rwanda rwasohotse mu cyegereranyo cy’ibihugu 10 bya nyuma bikennye ku isi. Ibigo bishinzwe kwamamaza (lobbying) bigaragara ko nabyo byaba byarahawe amabwiriza n’ibihugu bikomeye bibicumbikiye kudahirahira byongera kumushakira amanama ajya kwitabira, na za kaminuza ajya gufatamo amagambo, yitanga imbere nk’akaguru kambaye ubusa; na cyane ko hari amanama yagaragaragamo kandi atagaragayemo ibihugu bifite igihagararo kiboneka mu ngeri ayo manama yabaga ashingiyeho. Inshuti ze zikomeye nka Tony Blair wahoze ari Ministre w’Intebe muri UK, Bill Clinton wahoze ayoboye US na Rick WARREN umuvugabutumwa w’icyamamare, abo uko ari batatu akaba yari yarabahaye n’akazi ko kumugira inama, kugira ngo abavungurire ku mitungo asahura RDC/DRC; nazo zigaragara ko zamuteye umugongo. Nta kanunu kabo, kandi ni mu gihe sibo bajya kwiyononera izina, ngo batembagarane n’umugabo ugeze ku manga.
- No mu gihugu hagati ni ibicika, mu gatsiko umwuka ni mubi n’urwikekwe mu nzego cyane cyane inkuru z’umutekano; abacitse ku icumu rya Jenoside bamaze kumenya ko Kagame atari umucunguzi nk’uko abyigamba, anahamya ko atari we bakongera bakamarwaho burundu. Abanyarwanda batangiye kwiyongera ku banyapolitiki bavugira imbere mu gihugu mu kuvuga ukuri batarya iminwa. Ubuzima bubi bugaragarira mu bukene, icyizere cy’ubuzima cya ntacyo, ubushomeri n’akarengane bitumye abanyarwanda bafatiye ku munwa nk’ubwangati; ku buryo isaha iyo ariyo yose ikirunga cyaruka, abaturage bakivumbura kuko n’ubundi nta buzima bakirengera !
Prezida KAGAME amenyereye kuyobora igihugu ateranya abamugaragiye bahora bamuhakirizwaho bamutamikana hagati yabo; bashyashyana ngo barebe ko bwacya kabiri atabambuye imbehe ku maherere nk’uko yabikoreye abandi yagize amateka, abafunga, abamenesha ishyanga cyangwa abica. Ubu abagenerali n’abandi basirikari bakuru bafungiye amaherere ntibabarika, ubwo kandi ari nako imiryango n’inshuti zabo bashyirwa ku nkeke. Ibihuha by’uko ngo hibwe imbunda za ba mudahusha hagamijwe kumuhirika ku butegetsi, kwateguwe na bamwe mu byegera bye birarikoroza; kugeza ubwo nawe asigaye yibera mu miheno, ngo ubu noneho akaba ageze za Bugesera ataye amago ye yo kuri za Muhazi ! Kuva aho yiciye Umuhanzi Kizito MIHIGO, urupfu rw’umucikacumu rw’amaherere rwaje rwiyongera ku bandi bacikacumu nka ba Assinapol RWIGARA… abacikacumu baramuvumbuye n’ibinyoma byinshi yari yaratamirije kuri Jenoside biba bikubitiwe ahareba Nzega. Abacikacumu bashiritse ubwoba barimo kuvuga ibitagenda, abo ba Aimable KARASIRA, Yvonne Idamange… n’abandi banyarwanda bo mu ngeri zindi zitandukanye bahagurukiye kuvuga ibitagenda maze ikibyimbye kikameneka. Ibi bije byiyongera ku mpirimbanyi n’abanyapolitiki nka ba Victoire INGABIRE, Bernard NTAGANDA, Fred BARAFINDA… n’abandi benshi badapfukwa umunwa n’uko akomeza kuritura abatavuga rumwe nawe, abandi akarigisa, mu gihe abandi ababoreza mu magereza ye.
- Prezida Kagame aremerewe kandi n’ibibazo yishoyemo akaba atazi uko azabisohokamo kubera ko amaturufu ye yari yaramugize icyo ni iki yamaze gucika amazi
Mu bibazo yikururiye ikimugeze ahabi ni ugushimuta RUSESABAGINA Paul, ubu amabaruwa amaze kwandikirwa n’abasenateri b’Abanyamerika no kwihanangirizwa n’imiryango nk’uw’Ubumwe bw’u Burayi kuri Rusesabagina; bica amarenga ko ashobora kuzahashywa akarekura RUSESABAGINA. Intumwa nkuru ya Leta akaba na Ministri w’ubutabera Jonhson BUSINGYE ubu amaze kuba urw’amenyo, nyuma yo ku rutanga i Geneve aho ibihugu bitandukanye byiyamye u Rwanda kutubahiriza uburenganzira bwa muntu; ejo bundi nabwo yacurikiranyije amagambo kuri TV ya AL JAZEERA aka ya mvugo ya none ngo ni “ukwinyuraguramo”. Ubu yivanze mu bibazo bya Centre Africa yoherezayo ingabo ze zo kurinda umuprezida ucunze gusa umujyi wa Bangui, ku mpamvu z’uko gusa abamurwanya batarashima kuwigarurira nawo. Ni mu gihe n’ibibazo byo muri Congo nabyo bimaze kumubera agatereranzamba, kubera ko ubufatanye afitanye na Prezida Felix KISEKEDI burimo n’ingabo ze ziriyo mu ibanga rya bombi; budashyigikiwe n’amahanga arimo n’abahoze bamukingira ikibaba. Ingabo z’abashatse guhirika ubutegetsi mu Burundi mu 2015 acungiye muri Kivu y’Amajyepfo nazo zimubereye ihwa mu kirenge; mu gihe impunzi yari yarafasheho bugwate zigiye kumushiraho zisubirira i Burundi aho kwicwa n’inzara ya nzaramba ibica bigacika mu gihugu. None izo ngabo atakibashije gufasha guhirika ubutegetsi bw’u Burundi, kuri ubu bugenda busohoka mu bihe by’amahina Kagame yari afitemo akaboko; umunsi zamuhindukiranye azazibandwa azerekeza he ?
- Prezida Kagame n’ingoma ye ya FPR bageze aho basigaye bahabwa akato muri byose kandi imigambi yabo ikaburizwamo itaranatera umutaru !
Burya koko umwana murizi ntakurwa urutozi ! Prezida KAGAME wari umenyereye gukora amahano agahita ayagereka ku bandi aherutse gukorwa n’isoni; ubwo yifashishije umuyobozi mu gihugu cya Congo, yihaye kuyobya anketi atunga agatoki FDLR mu gikorwa kigayitse cyambuye ubuzima uwari uhagarariye u Butaliyani muri RDC/DRC. Igitutu rero cyaje kuba cyinshi ndetse n’umunyamakuru Colette BRAECKMAN, uyu wahoze kera ari umunywani wa Kagame na FPR/RPF, wandika mu kinyamakuru “Le Soir” cyo mu Bubiligi akabisesenguraho ko hakekwa ko iki gikorwa cyaba ari icy’ingabo za KAGAME ziri ku butaka bwa Congo mu ibanga n’igihugu cya Congo ariko ONU/UN ikaba itarahwemye kubyamaganira kure, maze ba nyir’ubufatanye bakavunira ibiti mu matwi. Iki gitutu kandi nicyo cyatumye igihugu cya Kongo, bya nyirarureshwa, kirukana umuyobozi wihaye gutangaza ayo makuru; ngo mu kugaragaza ko cyitandukanyije n’amatangazo ayobya uburari ! Henga anketi zigaragaze abakoze igikorwa maze turebe ko u Rwanda na RDC/DRC batabura amajyo. Ni koko Prezida Felix KISEKEDI niwe ntamenya ikizirikiye ku mugabo ugeze ku manga ngo atembagarane nawe. Na cyane ko umubano wabo ndetse n’ibikorwa biwushingiyeho, ubu ngo biri ku gitutu cy’amahanga yiganjemo ibihugu by’uburengerazuba; nk’uko umujyanama mu by’umutekano wa Prezida KISEKEDI, Bwana Francois BEYA, aherutse kubiganya i Kigali aho yari mu nama y’iminsi ibiri. None ubu ayo mabanga y’uko umubano wa RDC/DRC n’u Rwanda uri ku gitutu cy’amahanga, cyane cyane ibihugu by’u Burengerazuba yamenwe n’umugabo uvuga atagize aho abika; akaba ari kubiyogoza iyo mu ishyaka rya UDPS rya Prezida KISEKEDI, mu gihe we ubwe yumiwe akabura icyo yabikoraho. (Byisomere aha hakurikira https://actualite.cd/2021/02/23/rdc-pour-jean-mark-kabund-les-propos-de-francois-beya-tenus-au-rwanda-ne-refletent-pas
- Umwanzuro
Nk’uko kuri urwo rugero ruheruka, amagambo Francois BEYA yatangarije i Kigali abitumurikira; imigambi yose ya Prezida KAGAME isigaye yamaganirwa kure n’amahanga cyane cyane ibihugu by’u Burengerazuba byamugize icyo ari cyo bikaba byari byarakomeje kwica amaso ku bikorwa bye byari biyogoje abanyarwanda, by’umwihariko n’akarere muri rusange. Niba imigambi ya Kagame muri RDC/DRC itagicirwa akari urutega, kandi yari ahagaze mu karere nk’umukomisiyoneri (broker) w’abo ba Mpatsibihugu mu kwiba umutungo kamere wa RDC/DRC; bisobanuye nta shiti ko isosi ya KAGAME na FPR/RPF yamaze kugwamo inshishi. Kubera ko Kagame utagikomangwaho n’abashaka kwisahurira DRC/RDC ni KAGAME udafite indi turufu ifatika imuha igihagararo kindi cyatuma yikora ibyo yagiye yikora byose; cyangwa se akabasha guhangana n’ibibazo bya politiki imbere mu gihugu ndetse no mu karere ubwe ku giti cye yiteje, igihe yari umwana uvuna umuheha akongezwa undi ! Muri make urwariye abanyagitugu nkawe nawe ntirwamwibagiwe; rurakomanga ku muryango !
Ninde wishe Luca Attanasio ambasaderi w’Ubutaliyani muri Congo?
Yanditswe na Arnold Gakuba
Intangiriro
Kuva ku wa mbere, tariki ya 20 Gashyantare 2021, umunsi utazibagirana mu mateka y’isi, ay’ Ubutaliyani ndetse n’aya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa byinshi ku iyicwa rya Bwana Luca Attanasio, ambasaderi w’Ubutaliyani muri Congo. Ikinyamakuuru “Umunyarwanda” cyahuje amakuru ava hirya no hino ngo kigaragaze ukuri ku rupfu rw’uyu munyacyubahiro. Ese ninde koko wishe Luca Attanasio, Ambasaderi w’Ubutaliyani muri Congo? Ese ni Guverinoma ya Congo? Ese ni Guverinoma y’Ubutaliyani? Ese ni Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (PAM)? Ese ni inyeshyamba ziba mu burasirazuba bwa Congo? Cyangwa ni abandi?
Guverinoma ya Congo cyangwa FDRL?
Guverinoma ya Kinshasa, mu itangazo yashyize ahagaragara ku ya 22 Gashyantare 2021 ryashyizweho umukono na Bwana Aristide Bulakali Mululungaya, yahise ishinja FDRL, mu gihe kitarenze amasaha atatu nyuma y’iyicwa ry’ambasaderi w’Ubutaliyani muri Congo Bwana Luca Attanasio, ko ariyo yakoze icyo gikorwa kigayitse. Nk’uko impuguke ishinzwe umutekano wa Kivu (KST) ibivuga, aka karere karimo imitwe myinshi yitwaje ibirwanisho irimo FDRL, imitwe yitwara gisirikare y’Abahutu ya Nyatura, inyeshyamba za M -23 ndetse n’abandi. FDRL yahise ihakana ko ariyo yakoze ayo marorerwa. Twibutse ko akarere ka Kibumba, aho iyicwa rya Ambasaderi ryabereye, ari agace kagenzurwa cyane n’abasirikare ba Leta ya Congo (FARDC) bafite ibirindiro nyinshi ku muhanda Goma-Ritshuru. Twakwibaza rero uburyo ambasaderi yazengurutse muri kariya karere abashinzwe umutekano barimo ingabo za Congo batabizi?
Guverinoma ya Congo ntabwo yigeze ifatana uburemere iki kibazo. Kinshasa yashinje ambasaderi gusura aka karere nta ruhushya rwa Leta ya Kinshasa afite. Ariko mu itangazo yashyize ahagaragara ku ya 27 Gashyantare 2021, Banza Ngoy Katimwe yerekana ko ambasade y’Ubutaliyani i Kinshasa yasabye uburenganzira ku wa mbere, tariki ya 15 Gashyantare 2021. Ibi byerekana ko Guverinoma ya Kinshasa yari izi iby’ urugendo rwa Luca Attanasio mu burasirazuba bwa Congo. Byongeye kandi, amabaruwa avuguruzanya ya Guverinoma ya Kinshasa aratuma benshi batayishira amakenga ku ruhare ifite muri iki gikorwa. Ariko kandi wakwibaza uti “ni iyi nyungu Leta ya Kinshasa yaba ibifitemo”? Cyangwa ibaye yarabigizemo uruhare haba hari urundi ruhande bafatanije rubifitemo inyungu nyinshi kurusha iza Leta ya Kinshasa?
PAM cyangwa Guverinoma y’Ubutaliyani?
Ageze muri Congo mu 2017, Bwana Luca Attanasio, yasabye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubutaliyani kongererwa umutekano we muri Congo ariko ntibyemerwa. Bityo rero Leta y’Ubutaliyani yaba itaritaye ku mutekano wa ambasaderi ku buryo buhagije. Gusa ibyo sibyo byari bumuviremo kwicwa.
Amakuru yatanzwe na Rocco Leone, Umuyobozi wungirije wa PAM muri Congo ku itariki ya 26 Gashyantare 2021, yerekana ko uyu muntu afite ukuri ku byabaye ku rupfu rwa Luca Attanasio na bagenzi be. Rocco Leone ari mu bafite ukuri ku bwicanyi bwahitanye na ambasaderi Luca Attanasio ariko ko na bane barokotse urwo bwicanye biteguye gushyira ahagaragara ukuri.
Mu kiganiro cye cyo ku ya 26 Gashyantare 2021 n’Ikinyamakuru “Messaggero” cyandikwa buri munsi, Madame Zakia Seddiki, umupfakazi wa ambasaderi w’Ubutaliyani muri Congo, yemeza ko umugabo we yagambaniwe n’umuntu uri hafi yabo ariko ko adashaka kumuvuga izina; ngo ategereje ibizava mu iperereza. Ese uyu muntu ukomeje kugirirwa ibanga yaba ari umukozi wa PAM cyangwa umudipolomate w’Umutaliyani? Hagati aho, Ubushinjacyaha bw’i Roma bwatangije urubanza ku rupfu rwa Ambasaderi Luca Attanasio.
Ese nta wundi waba yihishe inyuma y’urupfu rwa Luca Attanasio?
Mu gusoza iyi nkuru, amakuru amwe avuga ko u Rwanda, igihugu cya hafi n’inshuti ya Perezida Felix Tchissekedi, kidashobora kubura –mu buryo buziguye cyangwa butaziguye- mu ruhare rw’iyicwa ry’ambasaderi w’Ubutaliyani muri Congo. Ikinyamakuru The Post cyibajije ku ruhare rwa Guverinoma ya Kigali muri iki kibazo. Icyo kinyamakuru kivuga ko mu gace ambasaderi yiciwemo harimo ingabo z’u Rwanda zihagenzura ku bufatanye n’ingabo za Congo (FARDC). Bityo rero Ikinyamakuru gisoza kibaza niba nta ruhare Leta y’U Rwanda yaba ifite muri uru rupfu.
Nk’uko Televiziyo TV5Monde ibitangaza ngo kuva ku ya 28 Gashyantare 2021, Ubutaliyani busaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ry’Umuryango w’Abibumbye kuko umupfakazi wa nyakwigendera Luca Attanasio avuga ko hari umuvandimwe wabo wagambaniye umugabo we. Iperereza ryaratangiye, ariko PAM ntabwo yizera Leta za Kinshasa n’Ubutaliyani. Ihuriro ry’umuryango w’Abibumbye rirasabwa gukora iperereza ritabogamye. PAM irifuza kandi ko habaho abandi bakora iperereza ryigenga kugirango ukuri kumenyekane. Tubiteze amaso.
Rusizi: Icyoba cy’imbunda mu baturage kiri gutuma Leta ihoza ku nkeke abagabo n’abasore
Yanditswe na Frank Steven Ruta
Nyuma y’iminsi itandatu abanyamakuru bari mu Rwanda barimwe amakuru ku iyicwa rya Daniel Masengesho warasiwe muri Gereza ya Rusizi kuwa Gatatu w’icyumweru gishize, ubuyobozi bw’amagereza burashyize bwemera ko yarashwe n’umucungagereza.
Itangazo rya RCS kuri Twitter rivuga ko yarashwe yanze kumvira amabwiriza y’abacungagereza bari baraye ku kazi.
Iraswa ry’uyu musore ryabayeho nyuma yo kuba muri Rusizi hamaze iminsi humvikana abantu bicwa mu buryo budasobanutse, bamwe bakagwa muri kasho za Polisi, abandi bakicwa bagifatwa, ariko bikagirwa ibanga rikomeye.
Umukecuru umwe utashatse ko amazina ye ajya ahabona yatangarije The Rwandan ko amaze gupfusha abasore babiri mu buryo atigeze asobanukirwa. Umwe umurambo we watoraguwe hafi y’umugezi wa Rusizi mu Bugarama, undi nawe yaburiwe irengero abaturanyi be baramubwira ngo akureyo amaso ngo kuko umuntu wese winjiye muri Nyungwe ntagaruke ibye biba byarangiye.
Uyu mukecuru yongeraho ko abagabo n’abasore bo muri Rusizi bahindutse ibikange bahorana ubwoba bwinshi, kuko buri gihe uko habaye umukwabu wo kwikanga abacengezi (niyo mvugo yakoresheje), abasirikare n’abapolisi bakusanya abagabo n’abasore bakabajyana, bakagaruka bavuga ko bakubiswe bikomeye ngo basabwa gutanga amakuru y’abatera u Rwanda, kuko ngo babashinja kubacumbikira no kubagemurira.
Mu kwezi gushize uwitwa Joël Nsekanabo yiciwe muri kasho ya Police, nyuma y’ibyumweru bibiri byari bishize ashimuswe, Police n’Ubugenzacyaha (RIB ) bagatsembera umuryango we ko batigeze bamuca iryera. Nyamara abe bamubonye afatwa, bahamyaga ko yatwawe n’abapolisi. Urupfu rwe rwamenyekanye ubwo Polisi yahamagariraga umuryango we kujya gutwara umurambo, kuko ngo yari yiyahuriye muri kasho, bakanongeraho ko ngo yari akurikiranyweho gutunga imbunda, ibyo umuryango we uhakana.
Amakuru The Rwandan yashoboye kubona ni uko mu ntangiriro z’umwaka hari abarwanyi binjiye mu baturage mu duce twegereye ishyamba rya Nyungwe, igisirikare cy’u Rwanda kikahagota , abafashwe bose bakiyerekana nk’abasivili, kandi ngo nyamara amakuru yari yageze ku ngabo yavugaga ko baje bafite ibirwanisho birimo n’imbunda. Kutamenya aho imbunda zarigitiye byabereye umuzigo ukomeye abatuye Rusizi.
Izi mbunda zidatangazwa umubare zaba zarinjiye mu baturage, ni zo bamwe bari kuryozwa, ukoze ikosa wese akazigerekwaho, ku buryo bigeze aho abagabo bamwe bataye ingo zabo bakajya kuba bihishe i Bukavu mu gihe bategereje ko iyo mikwabu idasanzwe kandi ihoraho muri Rusizi na Nyamasheke yagabanuka. Bamwe bafatwa nta n’ikosa bakozwe, ahubwo bazira ko hari uwatungiye agatoki inzego z’umutekano, nyamara ari nta cyaha na kimwe yakoze.
Iyi mikwabu ikorwa kenshi inateza igihombo amazu acumbikira abantu (logdes), kuko yo asakwa hafi ya buri munsi, bakabyutsa ababa barimo bose, bakababaza ibibazo bimeze nk’ibyo mu bushinjacyaha cyangwa mu nkiko, kandi ngo iyo bababyukije bamara amasaha atari munsi y’abiri bataremererwa kongera kuryama.
Undi na we utashatse ko amazina ye atagazwa avuga ko impamvu ituma abagabo n’abasore bashaka uko baba bavuye muri Rusizi biterwa n’uko kugezwa imbere y’Ubutabera ari amahirwe atagitangwa, kuko ngo inzego z’umutekano zababwiye ko nta mwanya wo gutakaza kuri haduyi zigifite, ko uzakekwaho kwifatanya n’umwanzi wese azajya ahanwa nk’umwanzi, atagombye kujyanwa mu nkiko. Ibi kandi ngo bakaba banabyibutswa kenshi na ba Mutwarasibo baba babivanye mu nama z’umutekano bahoramo, kuko ngo ari kenshi ba Gitifu b’umurenge bahamagarwa igitaraganya mu nama ziba ziyobowe n’ukuriye ingabo mu karere, ukuriye Police n’abashinzwe ubutasi n’iperereza, ibyo bategetswe nabo bakabitegeka ba mudugudu na ba mutwarasibo.
Uwaduhaye amakuru yagize ati “Mu magambo make, akarere ka Rusizi kari mu bihe bidasanzwe nk’ibyashyizwe ku baturage ba Ruhengeri na Gisenyi mu gihe cyitwaga icy’abacengezi.”
Uku kwicwa kw’abafatwa batagejejwe imbere y’inkiko, biratera na none bamwe kwibaza niba koko igihano cy’urupfu cyaravuyeho mu Rwanda, cyangwa se niba cyarahanaguwe mu mategeko gusa, ariko mu ngiro kikaba gikomeje gutangwa, kikanahabwa abataburanishijwe.
Aya makuru kandi aje asanga ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorwa n’abambaye imyenda y’igisirikare cy’u Rwanda aho bambura abaturage, bakabatera mu mago yabo, ibi bikorwa bikaba bimaze gukaza umurego muri iki gihe cya Guma mu rugo imwe mu ngamba zafashwe na Leta y’u Rwanda ivuga ko zigamije gukumira ubwandu bw’icyorezo cya Covid-19.
UMUSANZU NTAMAKEMWA MU KUGARURA UBUMWE UTANGWA NA TOM NDAHIRO N’ABANDI…
Yanditswe na Albert MUSHABIZI
Intambara FPR/RPF yashoje ku Rwanda ku itariki ya mbere Ukwakira 1990; yakurikiwe n’ibibazo byinshi byashegeshe ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.
Ku ikubitiro, niho intero “icyitso cy’umwanzi” yabonye izuba mu guteza urwikekwe hagati y’Abanyarwanda b’Abahutu n’Abatutsi; kubera ko mu bateye hari higanjemo impunzi z’abatutsi, ikindi cyakajije uru rwikekwe ni uko Inkotanyi mu minsi ya mbere y’ibitero; zavugaga ko zije kurengera ubwoko bw’Abatutsi buri mu karengane, zinacyuye abandi bahejejwe ishyanga!
Iyo ntambara yamaze imyaka ine ikaza gusozwa na Jenoside yo mu w’1994; yanaranzwe mo imvugo nka “inyenzi inyangarwanda…” Inyito nk’izo ubundi zari zigenewe Inkotanyi muri propaganda z’intambara, ariko Abatutsi bari mu gihugu, bakisanga izo nyito zagenewe Inkotanyi nabo zitabasimbuka!
Intambara yaje gusozwa n’icyago cya Jenoside, yadutse nyuma y’ihanurwa ry’indege y’uwahoze ari umukuru w’igihugu Juvenal HABYARIMANA ! Muri iyi ntambara inyito z’urwango nka “inzoka” n’izindi mbi cyane, nazo ziri muzibasiraga Abatutsi (n’abahutu bake bashyirwaga mu gatebo kamwe kubera impamvu z’ibitekerezo). Intambara irangiye, ingabo zari iza FPR/RPF inkotanyi zifashe igihugu; imvugo nka “igipinga”, “haduyi”, “interahamwe”, “igicengezi”… zadutse noneho zibasira abo mu bwoko bw’abahutu!
Ari imvugo z’urwango zibasiye Abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi mbere ya Jenoside, n’izibasiye Abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu, nyuma y’iyo Jenoside kugeza magingo aya; zose zashegeshe ubumwe bw’Abanyarwanda! Ibyo rero Leta y’Inkotanyi iyoboye igihugu muri iki gihe yabiteye imboni; maze ibivugutira umuti ibinyujije mu ntiti n’abacurabwenge bayo, bakunze kwigaragaza mu icengezamatwara rya gikotanyi!
Izi ntiti ntizihwema kuri uyu murimo w’imena zahawe ! Aha usanga ku bitangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga zikora ijoro n’amanywa zitangira ubumwe bw’Abanyarwanda, muri za mvugo zabo zitavangura amoko. By’akarusho ndetse Intiti Tom NDAHIRO, yo ikaba izwiho ubutwari n’ubwitange ntagereranywa, bwo gucengeza amatwara abicishije ku mbuga nkoranyambaga; aho abarirwa za comptes/accounts zitagira ingano mu mazina menshi atandukanye ku mbuga nka facebook, twitter… Ubu bwitange kandi abufatanya no gukora imbuga za Whatsapp nyinshi; ari nako agerageza kugira abamwunganira mu kwitabira izindi mbuga nkoranyambaga, cyane cyane iz’abanzi batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’Inkotanyi !
Mu bushishozi bwa Leta y’Inkotanyi nk’umubyeyi w’Abanyarwanda, ibinyujije mu “ntiti” n’abacurabwenge bayo nka Tom NDAHIRO, Marie Immaculée INGABIRE, Isaie MURASHI, Yolanda MUKAGASANA, Jean Damascène Bizimana n’abandi… hariho imvugo nka “Abapfobya Jenoside”, “Abaparmehutu”, “Interahamwe”, “Ab’ingengabitekerezo ya Jenoside”, “Abajenosideri”, “Ibigarasha”, “Abanzi b’igihugu”… ubu noneho zisigaye zitavangura Abahutu n’Abatutsi nk’uko byahoze ! Umusaruro w’iri cengezamatwara rishya rya Leta y’Inkotanyi iyoboye igihugu, ibicishije mu “ntiti“n’abacurabwenge bayo : ni uko Abatutsi n’Abahutu batangiye kwibonera ko “icyo bapfana kiruta kure icyo bapfa.”
Turashimira byimazeyo Leta y’Inkotanyi iyoboye igihugu, ko ibinyujije muri izi ntiti n’abacurabwenge bayo ikomeje gusigasira ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda b’Abahutu n’Abatutsi, ibahumura amaso; tukaba tudashidikanya ko nibakomeza kubishyiramo umurava, ahazaza h’igihugu cyacu ari heza cyane !
Niyamye inkotanyi Rutaremara…
Banyarwanda, banyarwandakazi, ni kenshi mwagiye mubona cyangwa mwumva inkotanyi Tito Rutaremara mw’itangazamakuru rinyuranye, haba mu biganiro-mpaka cyangwa mu biganiro byihariye n’umunyamakuru runaka, avugana agasuzuguro, yiharira ijambo ubona ko ashaka kubasumba, ko abarusha ubumenyi, ubwenge n’ubushobozi, mbese yerekana ko ntagaciro bafite imbere ye. Iyo ibisubizo cyangwa ibisobanuro bimukamanye, aragorombyora akavuga jenoside, akavuga ko bayihakana, bayipfobya cyangwa bafite ingengabitekerezo yayo.
Mubyo Rutaremara yagiye avuga byose, byinshi byuzuye ibinyoma, agasuzugoro n’ubwirasi, abantu bakunze kutagira icyo babimusubiza ho kubera ko bamwe bamubonamo umuntu ukuze wubashywe, abandi bamutinyira imyanya afite mu butegetsi n’imitungo yigwije ho ashobora gukoresha mu kubagirira nabi; abandi ndetse bagahitamo kwicecekera byo kumuhakwa ho ngo ejo azabavuganire neza ahantu runaka. Jyewe, ndambiwe agasuzuguro.
None reka nkwibarize, wowe Rutaremara: gusuzugura abanyarwanda ubishingira kuki? Kuba uri senateri se mu nteko itagira icyo imariye abanyarwanda, nibyo bikugira igitangaza-musumba bose? Ese wari uzi ko na ya robot-nyarwanda Mukamana yaremwe n’umuturege witwa Nsengiyumva Yanwari wo mu karere ka Nyanza, ishobora kuba senateri mwiza kukurusha iramutse ibigabiwe nkawe, kuko ifite ubushobozi bwinshi buzira amarangamutima mabi ku banyarwanda? (hagati aho ikurusha n’isura nziza…).
Wowe Rutaremara, waba se gusuzugura abanyarwanda ubishingira ku mashuli wize kurusha abandi bose? Menya ko kuba warize ari Immana wagize, atari uko warushaga abandi bose ubwenge. Amadipolomu y’icyiciro cya 2 cya kaminuza (Masters = Licence) wahawe, hari abandi benshi bayafite. Hari n’abanaminuje kukurusha, nanjye ndimo. Menya ko mu banyarwanda wihaye gusuzugura, harimo abakataje mu buhanga bwohereza abantu ku kwezi bukabagarura kw’isi cyangwa ibindi byogajuru bigera ku yindi mibumbe y’isi, ndetse bikanarenga n’ikirere cy’izuba ryacu. Muli bene abo banyarwanda bahesha ighugu cyacu ishema, navuga nk’uwitwa Antoni Bigirimana wa hariya mu Byimana.
Gusuzugura abanyarwanda, Rutaremara, waba se ubishingira ku bumuntu ubasumbije? Mu kiganiro wowe ubwawe uherutse kugirana n’umunyamakuru Rose Marie kuwa 4/2/21 ku rubuga “Nyumva, Nkumve” wumvikanye uvuga ko mu 1961 wafungiwe i Kibungo ukaza gufunguzwa n’umuhutu w’incuti yawe ndetse akanagufasha guhungira muli Uganda. Wongeye ho ko n’umubyeyi wawe, aliwe mama, hari umuhutukazi wamufashije guhunga mugahurira muli Uganda. Ariko, sinigeze numva hari n’umwe muri aba bombi waba waragize ubutwari bwo gushimira icyo gikorwa cyiza bakoze mukubakiza ibyago byashoboraga kubabaho mu bihe bikomeye mwarimo. Nonese, ari wowe mudashima, ari nabo bakugobotse mubikomeye, ninde usanga urusha ubumuntu? Icyo wabituye se si ukuzura Lunari wise Ranu yavuyemo rupiyefu-inkotanyi igejeje abanyarwanda ku ndiba y’ahabi hatagira munsi yaho? Rupiyefu-inkotanyi yawe se siyo yishe abantu cyangwa yabicishe kuva 1990 mu Rwanda no hanze yarwo, abandi bakarigiswa, benshi cyane bakaburirwa irengero, ari nako bicwa kugeza magingo aya? Impamvu usuzugura abanyarwanda se ni uko ibi batari babikubaza? Rindira gato, biri hafi; ndetse hafi cyane.
Rutaremara, ejo bundi mu gusubiza ikibazo cya Padiri Tomasi Nahimana ku ifatwa n’ifungwa ry’umunyarwandakazi Idamange Ivona azira kwamagana akarengane n’urugomo abanyarwanda bakomeje kugirirwa n’ubutegetsi bwa rupiyefu-inkotanyi, wowe Rutaremara ugira utya wiraza i Nyanza uti reka daaa, uwo Idamange “ntawe nzi”. Uti ese ubundi wowe (Padri Tomasi) urambaza uri iki? Bishatse kuvuga ngo uri “igiki”? Usesenguye neza, mu Kinyarwanda igiki bivuga ikintu cyangwa se umuntu wo hasi,w’agaciro gake.Ndetse bivuga n’icyontazi, igicucu kiri aho. Ntabwo ari umuntu, nk’uko bamwe bahita babitekereza. Rutaremara rero, kubona undi munyarwanda mo ikintu kitari umuntu cyangwa umuntu udafite agaciro, ubishingira kuki? Hadashize n’iminota ibiri uvuze ko Idamange utamuzi, waje kwivamo, urivuguruza uriyuburura wibaraguza kuri Padiri Tomasi ngo: “ese burya niwowe mwakoranaga”? Bishatse kuvuga ko Idamange umuzi, ko mbere wabeshyaga! Ntibyatinze wivuruguta mubyo gutwerera Padiri Tomasi guhakana jenoside no kumwikoreza imitumba yo guhamba abapfu, nk’aho ari byo byari ikibazo cyangwa impaka. Rutaremara, warekeye aho gutwerera abantu jenoside cyangwa ibitekerezo badafite. Warekeye aho gusuzugura abanyarwanda bafite inyota yo kumenya ibibera mu gihugu cyabo?
Rutaremara, nongero nkwibarize: mu by’ukuri ni iki cyiza wavuga wakoreye abanyarwanda, mbese bazakwibukiraho, washingiraho ubasuzugura? Reka dufate urugero kuli wowe nanjye. Uri umugabo bivugwa ko ukiri ingaragu, jye ndi umugabo wubatse; mfite urugo ruzwi n’umulyango mugali w’abana, abakwe n’abakazana, abuzukuru n’abuzukuruza (ndabishimira Uwiteka!). Ndumva kuli iyo ngingo tutapima. Yewe, no mu myaka y’amavuko ndakuruta kuko nabonye izuba mbere yawe muli 1942, wowe ukaba warivugiye ko wavukiye i Kiziguro muli 1944. Hari benshi nkanjye rero bakuruta mu mavuko.
Rutaremara, amashuli wize nanjye nagize Immana yo kuyiga ndetse ndanaminuza kukurusha, kuko amagarade yanjye mu bwalimu n’ubushakashatsi, asumba ayawe kure. Mu milimo wakoreye igihugu nta kindi kizwi kitari ukuba senateri w’umutako mu nteko itagira icyo imariye abanyarwanda. Jyewe nigishije abana b’u Rwanda bishyira cyera. Na n’ubu uwo mulimo w’uburezi ruracyageretse. Abaganga, abahanga mu binyabuzima birimo na farumasi, abagoronomi na ba injeniyeri mu bugenge butandukanye narereye igihugu, ntibagira ingano. Ahubwo wowe, abenshi muli aba rupiyefu-inkotanyi yawe yarabishe, abandi irabarigisa baburirwa irengero, abagize amahirwe ibabika mu gihome, abandi irabamenesha. Nonese ko hari abanyarwanda batabarika bakoreye igihugu ibyiza utabakoreye utanagishoboye no kubakorera, ushingira kuki mukubasuzugura?
Wowe Rutaremara, nta kiganiro uvamo utavuze ijambo jenoside incuro zitabarika, n’amalira menshi y’ingona adakama. Kandi ariko ni mugihe, biranumvikana. Nonese ko jenoside uyungukiramo akayabo kandi nta wawe wayiguyemo kuko bose mwali kumwe muli Uganda, wabuzwa n’iki kuyihoza mu kanwa? Menya gusa ko ibyo ari ugushinyagurira abayikorewe, nanjye ndimo kuko mu banjye hari benshi “bazitse” mugishanga cya Makera hagati y’imirenge ya Munini na Gatenzi muli Muhanga. Kuli iyi ngingo ya jenoside, nihanganishije byimazeyo umunyarwanda wese wayirokotse cyangwa wabuze uwe azize jenoside nyilizina cyangwa urugomo rwo kwihorera.
Ngarutse kuli Rutaremara: menya ko iturufu yo gukangisha abanyarwanda jenoside no kubatera ubwoba ubatwerera ingengabitekerezo yayo, kuyihakana cyangwa kuyipfobya imaze kuba ikigarasha gicitse, kuko benshi cyane bamaze gutahura ko rupiyefu-inkotanyi yawe ihora irilimba ko yahagaritse jenoside ariyo ahubwo yayiteguye igafatanya n’interahamwe kuyishyira mu bikorwa. Wibuke ko wowe ubwawe uhora wivugira ko wari waracengeje abatekinisiye ba rupiyefu byibura batanu (5) muli buli selire y’u Rwanda, aho bivugwa ko bali bashinzwe guteza akaduruvayo, gushishikaza no kwerekera interahamwe uko bica abatutsi urubozo n’ubugome zitari zizi. Ahavugwa cyane ni mu Bisesero. Byongeye kandi, uhora ubwawe wivugira ko “ntawe urya umuleti atamennye amagi”!.. Nonese, Rutaremara, ibi nibyo bikorwa byiza washingiraho usuzugura abanyarwanda, bamaze gutahura ukuli n’uruhare rwawe mu bubabare ndenga-kamere barimo kuva mbare na mbariro?
Hari indilimbo yitwa “Uzajya he Sekibi”, ko Umucunguzi yaje…. yarilimbwe na Chorale de Kigali (nkunda cyane!) mu gitaramo cya Noheli 2019. None rero nkwibarize, wowe Rutaremara: iyo wisuzumye ukareba amabi mwakoreye abanyarwanda n’abaturanyi, umunsi washatse guhunga wanga kubazwa uruhare rwawe muli jenoside, uzerekera hehe? Uganda se? Yabipakuruye ubutazabasubirana kuko ibazi. Mu Burundi se? Bazakubaza iyicwa rya ba perezida babo Ndadaye na Ntaryaira. Muli Kongo se? Bazakubaza miliyoni esheshatu (6,000,000) zirenga z’abaturage rupiyefu-inkotanyi yishe nk’uko bivugwa muri Mapping Report ya Loni. Muli Tanzaniya se? Nonese ubona aribo njiji butwi zitazi rupiyefu-inkotanyi koko? Jyewe mbona inzira usigaranye ari imwe gusa: reka kujejeta agasuzuguro gateye ishozi, ucishe macye, wicare hasi usabe abanyarwanda imbabazi. Bitabaye ibyo, ibizakurikira ho byose uzabyibareho!…
Mu kwanzura, ndahamagarira Rutaremara gushyira ubwenge ku gihe akubaha abanyarwanda kuko aribo akesha byose. Nareke gushukwa n’umwanya yagabiwe w’ubusenateri, kuko hari n’abandi babishobye ndetse banamurusha. Nareke gukandagiza abanyarwanda imitungo yigwijeho, kuko nta kintu nabusa yavanye Uganda, ko ahubwo byose ari iminyago yavuye mu byuya by’abanyarwanda yihaye gusuzugura. Ibindi bisigaye, haba mu bwenge bw’ishuli, haba ubumuntu… abanyarwanda babirusha Rutaremara ntibagira umubare. Niyubahire buli munyarwanda ko byibuze ari umunyarwanda, kandi amenye ko nta munyarwanda uwo yaba ariwe wese urusha abandi banyarwanda UBUNYARWANDA cyangwa uruhare ku gihugu cyacu.
Cyakora, munyemerere ibya Kayizari bihabwe Kayizari: Icyo Rutaremara aturusha twese ni ukuba ari mukuru mu gatsiko yaremye kitwa Ranu (=Lunari)=rupiyefu-inkotanyi, umutwe w’iterabwoba, amabandi n’abicanyi kabuhariwe bayogoje u Rwanda n’akarere! Ariko ibi byo niyiharire ntazampeho…
Bityo rero, Rutaremara, ndakwihanangirije, stop gusuzugura abanyarwanda. STOP. STOP.
El Azari
Umunyarwanda ukunda igihugu cye,
Akarere ka Muhanga.
Alain GAUTHIER, yarezwe mu butabera bwo mu Bufaransa.
Jean-Marie Vianney Ndagijimana avuga ko yatanze ikirego mu nkiko zo mu Bufaransa arega Alain Gauthier ukuriye Collectif des Parties Civiles pours le Rwanda (CPCR) kumusebya mu ruhame.
Ndagijimana wabaye ambasaderi w’u Rwanda i Paris (1990 – 1994) na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda igihe gito mu 1994, ubu atuye mu Bufaransa ari naho yatanze ikirego.
Alain Gauthier warezwe akuriye ishyirahamwe rishakisha abakekwaho uruhare muri jenoside mu Rwanda baba mu mahanga ngo bashyikirizwe ubucamanza.
Ikirego cya Ndagijimana gishingiye ku biri mu nyandiko y’ikinyamakuru The New Times, kibogamiye ku ruhande rwa leta y’u Rwanda, yo mu kwezi kwa karindwi 2020.
Iyo nyandiko ivuga kuri bamwe mu bashinjwa na leta y’u Rwanda gukora jenoside cyangwa kugira ingengabitekerezo ya jenoside.
Iki kinyamakuru gisubiramo amagambo ya Alain Gauthier avuga ko “Ndagijimana ari umutima wa ‘network'” y’abantu bashinze “amahuriro y’umuco ariko bahura bafite impamvu za politiki.”
Ndagijimana yabwiye BBC ati: “Kuvuga ngo ndi umutima, [cyangwa] amasanganzira y’abajenosideri, sinshobora kubyihanganira, ni cyo cyatumye ngana inkiko”.
BBC yagerageje kuvugana na Alain Gauthier, ntibyashoboka kugeza ubu.
Ndagijimana avuga ko atihishe i Orléans mu Bufaransa nk’uko inyandiko ya New Times isubiramo amagambo ya Alain Gauthier ibivuga, kuko ngo ari “mu bantu bagaragara, no mu biganiro bitandukanye”.
Ati: “Abihisha ni inkozi z’ibibi, njyewe rero ntabwo nihisha kuko ntacyo ntinya”.
Ndagijimana avuga ko yizeye ko azahura “amaso ku maso” na Alain Gauthier mu nkiko “agasobanura ibyo yamvuzeho”.
Uganda: Impunzi z’Abanyarwanda zashengabajwe n’ingaruka za COVID-19 n’amatora
Byanditswe na Arnold Gakuba
Intangiriro
Impunzi z’Abanyarwanda zimaze umwaka wose kuva muri Werurwe 2020 zihanganye n’ingaruka za Covid-19 n’amatora. Mu gihe cya Kovidi n’amatora, ubuzima bw’impunzi z’Abanyarwanda muri Uganda bwari bumeze nabi. Iyi nkuru iragaragaza ubuzima bw’impunzi z’Abanyarwanda muri Uganda muri ibi bihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Kovidi-19 ndetse n’ingaruka z’amatora muri gihugu.
Imibare itangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Impunzi (UNHCR) yerekana ko kugeza ku ya 31 Mutarama 2021, impunzi z’Abanyarwanda zahawe ibyangombwa muri Uganda zingana na 17,956 (uyu mubare ukaba uri kure y’impunzi z’Abanyarwanda ziba muri Uganda mu buryo bwemewe cyangwa butemewe). Impunzi z’Abanyarwanda muri Uganda ziba cyane cyane mu nkambi za Oruchinga, Nakivale na Kyaka II n’Umujyi wa Kampala. Twibutse ko umubare munini w’impunzi z’Abanyarwanda wibera mu mijyi cyane cyane Kampala aho bashoboraga gukora ubucuruzi buciriritse kugirango babone amaramuko.
Impunzi zo mu mijyi
Mu mijyi, impunzi z’Abanyarwanda zazahajwe n’inzara kubera ko nta mfashanyo n’imwe zihabwa na UNHCR. Amakuru yakusanyijwe ku mpunzi z’Abanyarwanda ziba mu Mujyi wa Kampala yagaragaje ko kuva muri Gicurasi 2020 UNHCR n’indi miryango nka NRC bakoze igerageza ryo gufasha impunzi zo mu mijyi babaha amafaranga yo kubafasha muri iki gihe cya covid-19. Nyamara, iyi mfashanyo yageze ku mubare muto cyane w’impunzi kugeza ubu. Bamwe baracyari ku rutonde rutegereje abandi babwirwa ko bohererejwe iyo mfashanyo mu gihe bo ntayo babonye. Twibutse ko iyi nkunga yatanzwe binyuze mu kohereza amafaranga kuri Telefoni zigendanwa. Kubw’ibyo, bamwe babwirwa ko ubufasha (amafaranga) babageneye bwoherejwe mu gihe bo batigeze bagira icyo babona ku matelefoni yabo.
Impunzi nyinshi zo muri Kampala zari zibeshejweho no gukora ubucuruzi buciriritse mbere ya Covid-19 n’amatora. Umubare munini w’impunzi z’Abanyarwanda – abakobwa bato, abagore, abagabo n’abasore – bakora umurimo wo gutembereza imyenda, inkweto, ibikoresho byo mu rugo, n’ibindi mu Mujyi wa Kampala no mu nkengero zawo kugira ngo babeho. Ibwo bucuruzi rero bwakomwe mu nkokora na Kovidi-19 n’amatora kuko ingendo muri Kampala no mu nkengero zagoranye. Bityo rero impunzi zo mu mijyi zitabaje igishoro zari zifite kugirango zishbore kurushya iminsi, ubu ibintu bikaba bigeze iwa ndabaga.
Impunzi zo mu nkambi
Ikibazo cy’inzara mu mpunzi ziri mu nkambi z’impunzi muri Uganda cyikubye inshuro eshatu muri iki gihe cy’umwaka umwe wa Covid-19 n’amatora. Tuributsa abasomyi bacu ko impunzi ziri mu nkambi zari zifite aho zikura imibereho hakurikira: ubuhinzi, ubucuruzi buciriritse n’ubufasha bwa UNHCR. Mu gihe cya Covid-19, ubufasha butangwa na UNHCR bwavuye kuri 31.000 Ugx bugera kuri 19.000 Ugx ku muntu ku kwezi kugira ngo umuntu abone ibyo akeneye byose, birimo ibiryo, imyambaro, imiti, imyidagaduro, n’ibindi.
Mbere ya Covid-19, imirima yari yarahawe impunzi zmu nkambi zo muri Uganda yahawe impunzi nshya zaturutse muri Congo, cyane cyane mu nkambi y’impunzi ya Kyaka II, byagize rero ingaruka ku buhinzi bwabo, bigabanya umusaruro w’ibiribwa. Kubera iyo mpamvu, imiryango myinshi ikaba ifite ikibazo cy’inzara. Mu gihe cya covid-19, ibikorwa hafi ya byose byinjiza amafaranga nk’ubuhinzi n’ubucuruzi nabyo byarahagaze mu nkambi z’impunzi kubera kutava ahi bari. Impunzi zimwe zishwe n’inzara, cyane cyane abatishoboye nk’imfubyi, abasaza ndetse n’ababana n’indwara zidakira nka SIDA, diyabete, igituntu, n’ibindi.
Twegereye impunzi z’Abanyarwanda ziba mu nkambi z’impunzi za Kyaka II, Nakivale, Kyangwali na Kiryandongo kugira ngo tumenye neza ingaruka za Covid-19 n’amatora ku buzima bwabo. Abaganirijwe batugaragarije ko ubuzima bw’impunzi bwabo bugoye cyane muri iyi minsi: nta biryo, nta miti, abana ntibiga, nta kazi, n’ibindi. Umwe mu babajijwe mu nkambi y’impunzi ya Nakivale yagaragaje ko umubare munini w’abakobwa bakiri bato (bafite hagati y’imyaka 12-18) bari cyane cyane mu mashuri abanza no mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye bahisemo gushaka muri iki gihe cya Covidi-19 ngo barebe ko baramuka kabiri kuko ababyeyi babo batagishoboye kubaha ibyo bakeneye by’ibanze. Undi mubare munini w’abakobwa bato bagiye kwigurisha (ibyo ubusanzwe bita gukora uburaya) kugirango babone amaramuko. Kubera iyo mpamvu, ejo hazaza h’urubyiruko rw’impunzi z’Abanyarwanda muri Uganda hateye impungenge.
Birasabwa rero ko
- Umuryango Mpuzamahanga, binyuze muri UNHCR hamwe n’indi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, ko yafasha impunzi zose zo mu mijyi no mu nkambi kubona ibikenerwa by’ibanze kugira ngo zigire ubuzima bwiza kandi burambye;
- Imiryango itegamiye kuri Leta (Mpuzamahanga ndetse n’iyo mu gihugu) ikorana n’impunzi igerageze gutanga serivisi z’ibanze zikenewe kugira ngo zibeho;
- Ubufasha buhabwa impunzi ziri mu kambi (ibiryo cyangwa amafaranga) byaba byiza byongewe kugira ngo babafashe guhangana n’ubukungu bwifashe nabi muri iki gihe;
- Kubera ko impunzi zo mu mijyi zakoresheje igishoro cyazo mu gihe kibi cya Covid-19 n’amatora, UNHCR n’indi miryango ishinzwe impunzi byaba byiza bashakiye igishoro impunzi zikora ubucuruzi buciriritse mu mijyi ya Uganda kugirango zibashe kwibeshaho.
Umwanzuro
Iyi nkuru irasobanura uko imibereho n’ubukungu byifashe muri iki gihe mu mpunzi z’Abanyarwanda ziba muri Uganda haba mu mijyi cyangwa mu nkambi z’impunzi. Ibibazo bikomeye by’imibereho n’ubukungu byugarije impunzi z’Abanyarwanda muri Uganda muri iyi minsi byarushijeho kuba bibi kubera Covid-19 n’amatora. Hagati aho ariko, twabamenyesha ko Uganda ari igihugu gifite politiki nziza n’ubushake bwo gufasha impunzi zivuye hirya no hino ku isi, akaba iriyo mpamvu icyi gihugu kiri ku mwanya wa mbere mu kwakira impunzi nyinshi muri Afrika.
HARI IMYANYA LETA ISHYIRAHO MU NYUNGU ZA POLITIKI GUSA II MININTER YASHYIRIWEHO GEN. NYAMVUMBA
Abatwita ibigarasha baba bacinya inkoro: Gatanazi
Umutungo w’u Rwanda ujya he? Ubutunzi bwa Paul Kagame buva he?
Yanditswe na Arnold Gakuba
Intangiriro
Muri iyi nkuru, turibaza ibibazo bibiri by’ingenzi: umutungo w’u Rwanda ajya he? Ubutunzi bwa Paul Kagame buva he? Ikinyamakuru The Rwandan cyakoze icyegeranyo n’ubushakashatsi kigamije gusubiza ibyo bibazo benshi bibaza muri iki gihe.
Akayabo k’inkunga gahabwa u Rwanda
Mu myaka irenga 20, u Rwanda ni kimwe mu bihugu bya mbere ku isi byatewe inkunga y’iterambere rusange.
Uko inkunga z’iterambere zatanzwe mu Rwanda 1960-2019 (muri miliyari z’amadorari y’Amerika)
Inkomoko: Ibipimo by’iterambere ry’isi, 12 Gashyantare 2021 (OECD)
Mu gihe cy’imyaka itanu kuva 2013 kugeza 2017, nk’uko imibare iheruka gutangazwa n’Umuryango Ugamije Iterambere ry’Ubukungu (OECD) ushingiye ku mibare y’abaturage, u Rwanda ni icya gatatu mu bihugu byahawe inkunga n’amahanga ku mugabane wa Afrika wose (ukuyemo ibihugu biri mu ntambara, nka Sudani y’Amajyepfo, n’ibihugu bito cyane bifite abaturage batageze kuri miliyoni imwe, cyane cyane ibirwa). U Rwanda rwahawe buri mwaka ingengo y’imari ingana na miliyari 1.116 z’amadolari ugereranyije. Ibihugu byagiye imbere gusa ni Liberiya na Siyera Lewone (ibihugu bibiri bivuga Icyongereza biri mu bihugu bitatu bikennye cyane muri Afrika y’Iburengerazuba, hamwe na Niger). U Rwanda rwabonye inkunga iri hagati ya 81% na 91% ku muntu.
Iyi nkunga nini cyane ubutegetsi bwa Paul Kagame bwakira ahanini itangwa na Amerika n’Ubwongereza. Urebye ubukene bukabije bukibasiye igihugu (usibye umurwa mukuru wacyo Kigali), n’ingano ntoya cyane y’ubutaka bw’u Rwanda (byatuma akarere kose kagerwaho byoroshye, kandi byoroshye gushyira mu bikorwa politiki y’iterambere ryigihugu), wakwibaza ati ‘’uwo mutungo wose ujya he?’’
Ese inkunga zitangwa zigera ku banyarwanda?
Igisubizo kiroroshye. Amakuru atangwa na Banki y’isi avuga ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bikennye cyane ku mugabane wa Afrika, aho umusaruro rusange ku muturage wabaye amadolari 773 y’Amerika gusa mu ntangiriro za 2019. Urwo rwego ruri hasi ugereranije n’ibihugu byinshi byo muri Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bikennye ku mutungo kamere, nka Senegali ($ 1.522, cyangwa + 97%), Mali ($ 901, cyangwa + 17%), Benin ($ 902, cyangwa + 17%) cyangwa Cote d’Ivoire ($ 1,715, cyangwa + 122%). Murebe ikinyuranyo gikomeye cyane n’igihugu cya nyuma, nyamara ntibyashobokeye u Rwanda kugera ku rwego rw’ubukungu buhagije mu myaka irindwi ishize (2012-2018) yagaragaye ko u Rwanda rwahawe inkunga nyinshi nk’uko bigaragara ku gishushanyo twabonye haruguru.
Kuva muri 2014 kugeza 2018, abaturage bo mu majyepfo no mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’u Rwanda bahuye n’ikibazo gikomeye cy’ibiribwa, nyuma y’amapfa yibasiye n’ibindi bihugu byo muri Afrika y’Iburasirazuba. Icyakora, Guverinoma y’u Rwanda niyo ya nyuma muri guverinoma zo mu karere yitaye kuri icyo kibazo k’ingorabahizi cyari cyugarije abaturage, nabwo ibikoze mu buryo bw’amayeri, muri 2016 igasaba inkunga y’ibiribwa Ikigo gishinzwe ibiribwa ku isi (WFP). Guvernoma y’u Rwanda yahisemo kwangiza ubuzima bw’igice kinini cy’abaturage aho gutangaza ko yananiwe guhaza ibyifuzo by’ibanze by’abatuye igihugu. Mbega imyifatire y’ubutegetsi bwishyira imbere aho guharanira inyungu z’abaturage!!!!!!.
Usibye ikibazo cy’ibiribwa cyibasiye u Rwanda mu myaka yashize kandi kigikomeza kugeza na n’ubu, hiyongeraho ikindi kibazo kigera ku nzego zoze zo mu byaro: icy’imirire mibi ku abana bari munsi y’imyaka itanu. Dukurikije amakuru aheruka kuboneka (yemewe kandi yatangajwe na Loni), 37% by’abana b’u Rwanda bari muri iki kigero bibasiwe n’iki kibazo muri 2017. Ibi birerekana ko inkunga zitangwa zitagera kubo zigomba kugirira akamaro ahubwo hari ibindi zikoreshwa. Ese mu by’ukuri izo mfashanyo zikora iki?
Mureke turebe icyitegererezo cy’aho inkunga zihabwa u Rwanda zagommbye gukoreshwa mu guteza imbere Abanyarwanda zijya. Amakuru dukesha (https: //www.musabyimana. Net /), Paul Kagame afite indege ebyiri zigenga binyuze muri Crystal Ventures, isosiyete ifitwe na FPR iyobowe na Paul Kagame. Igihe cyose Kagame akoze ingendo, izi ndege zikodeshwa na Guverinoma y’u Rwanda yishyura iyo isosiyete Paul Kagame ayobora; inzira nziza Paul Kagame akoresha mu gusahura umutungo w’igihugu. Gukodesha ubu bwoko bw’indege bisaba akayabo k’amafaranga. Dore uko ubukode bw’ubu bwoko bw’indenge buteye nk’uko tubikesha uru rubuga https: //www.aircharters erviceusa.com/ rwerekana indege ziri mu rwego rwa Gulfstream:
Indege | Ubushobozi | Umuvuduko | Igiciro ku isaha | Igihe ikoresha |
Bombardier Challenger 850 | Abagenzi 16 | 850 KM/H / 528 MPH | $11,500 | Amasaha 5 |
Gulfstream G300 | Abagenzi 14 | 819 KM/H / 508 MPH | $13,500 | Amasaha 6 |
Gulfstream G550 | Abagenzi 16 | 850 KM/H / 528 MPH | $14,000 | Amasaha 14 |
Airbus A319 | Abagenzi 19 | 850 KM/H / 528 MPH | $20,000 | Amasaha 8 |
Boeing BBJ | Abagenzi 25 – 50 | 870 KM/H / 541 MPH | $20,000 | Amasaha 12 |
Nk’uko bigaragara muri iyi mbonerahamwe iri hejuru, ibiciro by’indege ya Gulfstream ni ($ 13.500 ku masaha 6 cyangwa $ 14,000 ku masaha 2) bigaragaza ingano y’amafaranga yakoreshejwe mu rugendo rwa perezida. Twibutse ko kuri ibi hongerwaho ibiciro byibiribwa n’icumbi. Nk’urugero, igihe Paul Kagame yari i New York (muri Amerika) aho yitabiriye Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye mu 2011, Paul Kagame yacumbitse muri Hoteli yishyura amadorari 20.000 ku ijoro rimwe gusa. Ibyo kandi byiyongeraho andi mafaranga akoreshwa na ekipe yose imuherekeza: abagize protokole, abashinzwe indege, abashinzwe umutekano, n’ibindi). Ibi buri muntu wese abitekerejeho yahita arwara umutwe !!
Ubutaka bw’u Rwanda n’agashya mu bukungu
Kuva mu mwaka wa 2013, u Rwanda ni igihugu cya mbere ku isi gicukura kandi kikohereza mu mahanga ibuye ry’agaciro ryitwa tantalum riva kuri coltan. Muri 2013, u Rwanda rwohereje ibiro 2,466.025 bya tantalum, ni ukuvuga 28% by’umusaruro w’isi. Dukurikije imibare yatanzwe na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), iki gihugu cyabonye muri 2013, miliyoni 226.2 z’amadolari yinjira mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, aho miliyoni 134.5 ziva muri coltan yonyine. Ese ibyoherezwa mu mahanga bishobora kuba ikintu cyazamura ubukungu bw’u Rwanda? Aha twibutse ko, u Rwanda ruri mu bihugu icumi bikennye cyane ku isi bifite 62.2% by’abaturage batuye munsi y’umurongo w’ubukene (babona hasi y’amadolari 1.90 ku munsi). Ese ayo mafaranga yose ava mu mabuye y’agaciro ajya he cyangwa akora iki?
Igitangaje ni uko ubutaka bw’u Rwanda bukennye cyane muri coltan. Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) yonyine, igihugu gihana imbibe n’u Rwanda kikaba cyibasiwe n’ubutekano muke cyane cyane mu Burasirazuba bwacyo, gifite ibice birenga 60% by’ibigega by’isi (n’ubwo bikwirakwijwe mu duce twinshi). Ibi rero ntibyumvikana na gato, biragaragaza ubusambo bukabije kandi butangaje bwo kwiba ubatunzi karemano mu burasirazuba bwa Congo, igihugu gituranye n’u Rwanda. Ibi birasobanura neza umugambi wa Paul Kagame wo gukomeza guteza umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo.
Paul Kagame: umwe mu baherwe bo muri Afurika
Nk’uko Ikinyamakuru cy’ubucuruzi cyo muri Amerika cyitwa Forbes kibitangaza ngo Paul Kagame yashyizwe mu bami no mu ba Perezida 10 ba mbere bakize bo muri Afrika muri 2019 bafite imari-shingiro ya miliyoni 500 z’amadolari y’Amerika. Usibye gusahura amabuye y’agaciro ava mu burasirazuba bwa Congo, bivugwa ko Perezida Paul Kagame yikubira inkunga z’iterambere zihabwa igihugu cy’u Rwanda. Ibi bituma igihugu kigwa mu bukene bwugarije igice kinini cy’abaturage kikaba kibayeho mu bukene bukabije. Nk’urugero, u Rwanda ni kimwe mu bihugu bikennye cyane mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, usibye u Burundi kibaka gifite 56.5% by’abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene; ibyo bigatuma igihugu kiza mu bihugu icumi byanyuma bikennye ku isi.
Umwaka wa 2020 ntiwari woroshye ku mukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, ariko miliyoni z’ama euro yegeranije zamuhaye ihumure. Paul Kagame, w’imyaka 63 y’amavuko, yafashe umwanya wa mbere mu bakuru b’ibihugu bahembwa akayabo muri 2021 kagera kuri miliyoni 96 z’amadorari y’Amerika (Paul Kagame: Umukuru w’igihugu uhembwa menshi ku isi mu 2021 – Médiamass (mediamass. net). Mu mwaka wa 2018, gukora imirimo y’umukuru w’igihugu byasaga nk’aho bitagenda neza. Ariko Paul Kagame ubu yagarutse ku isonga ku buryo butangaje. Nk’uko Ikinyamakuru cy’ubukungu cy’Abanyamerika cyitwa People with Money mu rutonde rwacyo rwasohotse ku ya 1 Wwerurwe 2021 rw’abakuru b’ibihugu bahebwa cyane kurusha abandi kibitangaza, Paul Kagame yakusanyije hagati ya Gashyantare 2020 na Gashyantare 2021 amafaranga atangaje angana na miliyoni 96 z’amayero, ku buryo bwihuse. Ugeranije n’umwaka ushize, yiyongereyeho hafi miliyoni 60. Ibi rero birahagije kumushimisha.
Amafaranga Paul Kagame yinjiza rero yamushoboje kugwiza imitungo no gushora imari ndetse no kugira imitungo itimukanwa udashobora kubara irimo indege, inganda, amazu, amahoteri, n’ibindi. Ibi rero byamugejeje ku rwego rw’ubukungu rushimishije.
Umwanzuro
Ntabwo dusoje kuri iyi nkuru ahubwo dusubitse ibiganiro kuko kumurikira Abanyarwanda imicungire mibi y’umutungo rusange w’igihugu ndetse no gukora ubushakashatsi kuri icyo kibazo bigikomeje. Ubu The Rwandan ifunguye amaso y’abibaza aho amafaranga y’u Rwanda ajya kandi ari kimwe mu bihugu bibona inkunga nyinshi ndetse gifite n’imyenda myinshi ku isi; byose bigamije kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda. Ariko se byahe, birakajya. Muri iyi nkuru, twarebeye kandi hamwe aho Paul Kagame akura umutungo yigwijeho wenyine. Igihe kirageze ngo buri wese akanguke.
ISAIE MURASHI YIBAJIJE AHO IMPIRIMBANYI NKA IDAMANGE ZADUKA ZIVA, ASIGA ABYAYE BA IDAMANGE UBURO BUHUYE!
Uburyo bwiza bwo gukemura ikibazo ni ugusobanukirwa mbere na mbere icyo kibazo; maze ukakivugutira umuti nyawo ! Iyo ukemuje ikibazo ikindi kibazo, uba ugomba kwitega ingaruka z’ibibazo bibiri, icyo wakemuraga, n’icyo uteje ubwa kabiri; bigashobora kukubyarira ingorane nyinshi, iyo ikibazo ukemuje icya mbere kije kiza kongerera ubukana icyo cya mbere. Iri niryo hurizo rishobeye agatsiko ka FPR/RPF kayoboje u Rwanda igitugu no gutoteza abanyarwanda, kataretse no kubambura ubuzima. Umwanditsi w’ibitabo akaba n’inararibonye mu mateka Isaie MURASHI, yararutanze ejo bundi hashize kuwa 1 Werurwe 2021 ku kinyamakuru igihe.com : mu inkuru, “Ni iki cyaba cyishishe inyuma y’abantu b’inzaduka nka Idamange ?” Iyo nkuru nawe wayisomera ku mushumi ukurikira : https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-iki-kihishe-inyuma-y-abantu-b-inzaduka-nka-idamange Iyo usomye iyo nkuru, maze ukareba ibitekerezo (commentaires/comments) by’abanyarwanda b’ingeri zose byahise byisukiranya kuri iyo nkuru; uhita wiha umwanzuro ko ari ikibazo cy’igihe gusa, u Rwanda nk’umubyeyi w’Abanyarwanda bose nta vangura, ruri ku bise by’impinduramatwara, rukaba rubasha kwibaruka mu gihe kitarambiranye. Isaie MURASHI nk’inararibonye mu mateka, atirengagije amateka ya vuba cyane; impinduramatwara zo mu bihugu nka Sudani, Burkina Faso, Tuniziya… zaciriye amarenga abanyabitugu zahiritse igihe kitari gito, bakavunira ibiti mu matwi, nyamara kandi ntibyabujije ko zibakubura, rubanda ikivana ku ngoyi.
- Kunanirwa guhanganisha ibitekerezo ibindi ukabihanganisha ihohotera, iyicarubozo, imenesha n’ihotora; ni ukurushaho gukwirakwiza birya bitekerezo uhanganye nabyo, utaretse no kwibyarira impirimbanyi zikomeza kuvuka zigera ikirenge mu cya bagenzi bazo, zititaye ku makuba aribuzishyikire, ahubwo zishyize imbere kuzahura igihugu, ku kiguzi kirimo no kuba ibitambo by’impinduramatwara.
Isaie MURASHI iyo yihanukiriye akavuga amagambo yo gukomeretsa abanyarwanda b’ingeri zitandukanye ku kinyamakuru nka igihe.com aba azi neza ko adakemuza ikibazo ikindi; ahubwo aba arajwe ishinga no gusegasira ingoma y’igitugu, yenda gusandazwa n’abaturage barambiwe gufatira ku munwa nk’ubwangati. Impirimbanyi nka Idamange si uwa mbere, si n’uwa nyuma, aje yunga ikirenge mu cy’impirimbanyi nyinshi nka Kizito MIHIGO, leta y’agatsiko yambuye ubuzima izi ko imucecekesheje; none ubu roho ye ikaba ikomeje kuzengereza abamwivuganye, mu gukangura ubutitsa imbaga y’abanyarwanda, yahisemo kubera igitambo ku neza y’igihugu. Gutotereza Idamange ku kinyamakuru igihe.com, umusonga n’ubundi atorohewe n’ingoyi ariho by’amaherere; ni ugukora abanyarwanda mu gisebe, ni ugukangura n’abari bagisinziriye, ni ukubyara ba Idamange benshi bashya !
- “PARMEHUTU” nk’umuvuno wo kuvangura abanyarwanda, yahoze ari igikangisho ku banyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu; none Leta y’agatsiko yashiriwe n’imivuno itangiye no kuyigira igikangisho ku banyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi, bacitse no ku icumu rya Jenoside yo 1994.
Kuba Isaie MURASHI nk’umwanditsi w’ibitabo n’impuguke mu mateka adasobanukiwe na “PARMEHUTU” byaba bibabaje cyane ! Arayifashisha mu gukomeza gukoreza Idamange urusyo, asobanura ko ingengabitekerezo ye ari nk’iy’Abaparmehutu. Isaie MURASHI ntazirengagize ko PARMEHUTU yahoze ari ishyaka ryavutse mu gihe cyacyo gikwiye; kubera ko yaje ije kurenganura abanyarwanda bo mu moko yose hutu, twa, tutsi, na cyane ko abo muri ayo moko yose bari bayibereye abarwanashyaka. PARMEHUTU yaje irwanya agatsiko k’abatutsi bake bari bakandamije abandi banyarwanda barimo n’abatutsi benshi; igera ku mpinduramatwara yo mu 1959, itarabuzemo inenge n’amakosa amwe n’amwe. PARMEHUTU ryari ishyaka ryavutse mu burenganzira bw’abarishinze, nk’uko na FPR/RPF ari ishyaka ryavutse mu burenganzira bw’abarishinze, naryo rikagera ku kwibohora ko mu 1994. None se ukwibohora ko mu 1994 niko kwabuze inenge n’amakosa atanabarika ahubwo ! Ubuse FPR/RPF iboshye abanyarwanda bangana iki, kandi yaravugaga ko ije kubabohora ? Amakosa n’ibyago FPR/RPF yakoreje abanyarwanda n’abaturanyi babo (ibihugu bituranyi); wahera he koko uyagereranya n’aya PARMEHUTU !? PARMEHUTU ntiyagombye kuba urusyo FPR/RPF ikoreza abo mu bwoko bw’abahutu bose, ndetse n’abatutsi bafite ibitekerezo bitandukanye n’ibya FPR/RPF. Mbere gato y’amatora yo mu 2003 FPR/RPF, muri za ntege nke zo kutiyizera mu bwoba yari ifitiye amatora, yashatse gushyira iterabwoba ku banyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu, maze ikora ikinamico ryo gusesa ishyaka rya MDR irishinja kugira ingengabitekerezo ya PARMEHUTU. Ishyaka ryarasheshwe, ku gitugu n’akagambane ka bamwe mu bari barigize, bari barinjiriwe na FPR/RPF; maze abarwanashyaka ba MDR batumva ibintu kimwe n’abaguzwe na FPR/RPF bashyirwa ku nkeke, baratotezwa, barafungwa, barameneshwa… Kuva icyo gihe abanyarwanda benshi bari bazi ko ibya “PARMEHUTU” birangiriye aho mu Rwanda rutsikamiwe n’agatsiko ka FPR/RPF; ariko kubera ko cyari igikangisho cyo kwitirirwa abatumva ibintu kimwe n’agatsiko, ngiyo baringa PARMEHUTU iracyateye umujagararo (stress) mu gatsiko. Ishyirahamwe JAMBO asbl rifite icyicaro mu Bubiligi niryo ryari rimenyerewe kwibasirwa n’agatsiko, ko ari iry’abaparmehutu, kubera gusa ko harimo umugabo witiranwa ku izina n’umwe mu Abapermehutu b’imena, ndetse akaba anamukomokaho. Inteko ishinga amategeko y’agatsiko ikaba iherutse kunnya mu mateke, ubwo yibasiraga Madame Laure UWASE, ishaka kumutesha inshingano nk’uwifuzwagaho umusanzu n’igihugu cy’u Bubiligi; azira gusa ko yaba afite aho ahuriye n’iryo shyirahamwe JAMBO asbl. Byabaye kwiruhiriza ubusa kubera ko ingengabitekerezo ya munyangire idashinga; itabujije Madame Laure UWASE kuba ubu ari mu nshingano ze yifuzwagaho. Amabaruwa na “lobbying” byakozwe n’ingoma y’agatsiko byabaye ukwiha amenyo y’abasetsi, mu banyarwanda no mu ruhando mpuzamahanga!
- Ibitekerezo by’ingenzi bya Idamange birasobanutse, kandi ni ibibazo Abanyarwanda bose bahuriyeho; kuvuga ko ari ikibazo cy’”ubuparmehutu” ni ukuyobya uburari no gushaka kwikiza utavuga rumwe na Leta y’agatsiko. Ibi bikaba binagaragarira ku bitekerezo (commentaires/comments) bishyigikira Idamange ku bwinshi, byashyizwe kuri iriya nkuru y’Igihe.com n’abanyarwanda b’ingeri zose.
Isaie MURASHI we n’abandi bacurabwenge ba FPR/RPF nabo ntibasobanukiwe neza, igisobetse mu guherereza inyito ya “parmehutu”, cyangwa se “ubuparmehutu”, ku muntu wese utumva ibintu kimwe na Leta y’agatsiko. Ibi ntawe byagatangaje, kubera ko abiyita intiti, abanditsi b’ibitabo, impuguke mu mateka n’abashakashatsi b’agatsiko ka FPR/RPF, bahora bigaragura mu isayo y’icengezamatwara y’urwango, munyangire na muntotereze by’agatsiko; usanga akenshi biha ibihagararo by’abanyabwenge babyibeshyera, cyangwa se bakabikabiriza kubera gusa ko bazi gushyomoka no kogeza agatsiko, batoteza abatagendera mu murongo wako. Si na Isaie MURASHI gusa, ahubwo ibihagararo nk’ibi by’abanyabwenge byagombye kuba birangwa n’ubuhanga bwo gushishoza, ubunyangamugayo no kuvuga ibikwiye byubaka umuryango nyarwanda, bikunze kwiyambikwa na Tom NDAHIRO, icyamamare mu kwiyandarika ku mbuga nkoranyambaga yibasira, anatoteza abatiyumva mu murongo w’imikorere n’ibitekerezo bya FPR/RPF inkotanyi.
Mu bitekerezo bya Idamange yamagana ubwicanyi bwa FPR/RPF, gufata ibyemezo byo kurwanya Covid 19 mu buryo buhubutse kandi bw’agakabyo bigateza inzara n’ubukene bukabije, kurigisa abantu (aho yatanze urugero rwa vuba rw’umusizi n’umwalimu Innocent BAHATI), ireme ry’uburezi rigeze aharindimuka, gusenyera abaturage bakangazwa, gutererana abaturage bigasa nk’aho nta butegetsi buriho, gucuruza Jenoside yakorewe abatutsi… Umuntu usaba ko abiciwe muri Jenoside nawe yarokotse, bashyingurwa aho kwanikwa ku gasozi ni uburenganzira bwe ! None se ko abandi banyarwanda bapfa bagashyingurwa, ni iki cyatuma imibiri ya bariya bo ikomeza kwanikwa ku gasi, binahabanye n’umuco gakondo w’ubupfura !? Abamwise igitotsi mu bacikacumu ba Jenoside se, baba bazi ko hari abandi bacikacumu nka Mireille KAGABO, Ariane MUKUNDENTE, Louise UWACU… bavuze ku mugaragaro n’abandi batinye kuvugira ku mugaragaro bashyigikiye Idamange !? Mu bitekerezo se byatanzwe kuri iriya nkuru ya igihe.com; haba habuzemo iby’abacikacumu ra !? Leta y’agatsiko yagombye kumenya ko abashaka impinduka atari abahutu bonyine; ko ahubwo ari abanyarwanda bo mu moko yose. Iyo ikangisha abayirwanya “parmehutu” iba yicisha amarenga ko ari Leta y’abatutsi kandi atari byo na mba; ahubwo ari Leta y’agatsiko k’abatutsi bake bakandamije abanyarwanda b’amoko yose !
“ PARMEHUTU ni baringa agatsiko kifashisha mu kwikiza umunyarwanda wese utabyumva kimwe nako; ni mu gihe ko yari isanzwe ari intwaro yo kurwanya abo mu bwoko bw’abahutu, none ubu ikaba yadukirijwe no kw’abo mu bwoko bw’abatutsi banacitse ku icumu rya Jenoside yo 1994. Nta munyarwanda wari ukwiye kuzira ko ari mu bwoko bumwe, cyangwa se afitanye isano na bamwe mu Abaparmehutu b’imena; nk’uko ntawe uzazira ko ari mu bwoko bumwe, cyangwa se afitanye isano n’abarikoroza mu gatsiko kagejeje u Rwanda ku manga, mu gihe FPR/RPF izaba imaze kuba amateka nka PARMEHUTU !”
Michel Gakuru
Umusomyi wa The Rwandan
Umuntu wa FDU Inkingi aba afashwe ate muri gereza?
RWANDA: ABAKOZI BARATABAZA KUBERA IKATWA RY’IMISHAHARA BATAZI
Yanditswe na Erasme RUGEMINTWAZA
Amasezerano mpuzamahanga no 95, ku murimo yo mu 1949, ashyiraho ku buryo budashidikanywaho amahame remezo agomba kugenderwaho mu micungire y’imishahara y’abakozi. By’umwihariko aya mahame-remezo ashimangira ko umushashara w’umuntu ari ntavogerwa. U Rwanda rwa FPR ibyo ntirubikozwa, uretse gusahura umutungo wa Leta mu buryo bunyuranye, ubu abakozi bose ba Leta baratabaza kubera ikatwa rihoraho batazi ry’imishahara yabo. Ese ugutaka kwabo kuzumvwa na nde? Mu Rwanda se haba haba za sendika?
Induru ni nyinshi mu bakozi, ariko ni ya mitunu y’urukwavu itabuza ishyamba gushya. Iyo uganiriye n’umukozi uwo ariwe wese usanga yinubira ikatwa rihoraho ry’umushahara, rikorwa atabizi ariko mbere na mbere atabanje kubigishwaho inama. Nyamara amasezerano mpuzamanga No95 yo mu 1949, mu ngingo yayo kuva ku ya 6 kugeza ku ya 10, agaragaza ko umushahara w’umukozi ari ntavoigerwa, muri izi nzigo abakoresha babuzwa kugabanya ku buryo ubwo aribwo bwose umushahara w’umukozi, atabigizemo ubushake. Ibyo ubivuze mu Rwanda menya nabyo ari umurongo wa baringa utukura waba urenze, bityo ukitwa umwanzi w’Igihugu, nyamara ari ugushakira abana bacyo ineza.
Urebye muri rusange buri mukozi mu Rwanda akatwa amafaranga arenga 10% buri kwezi, atabizi, ku buryo hari bamwe batanabimenya bagakeka ko ariko imishishara yabo ingana. Ayo mafaranga yose akaba yoherezwa muri FPR.
Imisanzu wa FPR
Umukozi wese wa Leta akatwa umusanzu wa FPR ungana byibuze na 3% by’umushahara we wa buri kwezi. Ibi bikaba bikorwa nta kubaza umukozi byibuze niba ari no mu Ishyaka rya FPR. Ibyo bikaba bigaragaza ko kuri ubu umunyarwanda wese asigaye avuka ari muri FPR.
Muri make u Rwanda rwasubiye inyuma, mbere y’inama ya la Baule, muri za 1990; kuko niho muri Afurika umuntu yavukaga ari mu ishyaka riri ku butegetsi, dore ko ahenshi ryabaga ari rimwe mu gihugu. Mu baturanyi b’u Rwanda bo baravugaga ngo “Olinga, olinga te, oza kati ya MPR”, ngo wabishaka utabishaka uri muri MPR. No mu Rwanda wabishaka, utabishaka uri muri FPR.
Iyo urebye urupapuro rw’umushahara w’umukozi, iyo misanzu usanga iri mu gace kanditseho ya mazina Rucagu Boniface yahimbiye Uturere, Intara, ibigo bya Leta cyangwa ibyiciro/amatsinda y’abantu bakora umurimo umwe; akayita amazina y’ubutore. Ubwo mu Karere ka Nyagatare ayo mafaranga yitwa Imbonezamihigo naho Rwamagana akitwa Inkeramihigo! Ayo mafaranga yose ajya mu yandi, atangira ingano FPR yirirwa isahura mu gihugu.
Ayo mafaranga kandi ni menshi cyane ku mukozi. Uretse no kubimenya cyangwa kubimenyeshwa, nta mukozi wemerewe kuba yakwanga ko bayamukata kabone n’ubwo yaba atari muri FPR. Amafaranga 3% y’umushahara w’Ibihumbi 400, ni ibihumbi 12 buri kwezi, ku mwaka ni ibihumbni 144. Aya mafaranga wayafashisha umuryango uciriritse nyarwanda, ukiteza imbere, ariko yigira mu bigega bya FPR!
Aya mafaranga kandi akatwa no mu bakozi b’ibigo byigenga; uko bikorwa ni kumwe. Ng’uko uko amahame y’ibanze mpuzamahanga agira umushahara ntavogerwa yicwa n’uwari ukwiye kuyarengera, ba nyirayo, bakijujuta ariko nta kubumbura umunwa.
Imisanzu w’Ikigega Agaciro
Iyo dusubiye inyuma mu mateka, twibuka ko Iki Kigega cyiswe Agaciro Development Fund, cyashinzwe na Paul Kagame gitahwa nawe 23/08/2012. Cyaturutse ku bihe byo gukomanyirizwa imfashanyo kubera ko Leta y’u Rwanda yashinjwaga gufasha umutwe w’abarwanyi wa M23 wari warayogoje intara ya Kivu y’amajyaruguru muri Congo.
Mu nyandiko, byanditse ko ngo cyashyiriweho gukoreshwa imishinga y’ingenzi y’igihugu ijyanye n’icyerekezo 2020. Kugeza ubu nta mushinga n’umwe uzwi, wakozwe n’icyo kigega; ariko bizwi ko ayo ma miriyari n’amamiriyari Paul Kagame ayakoresha icyo ashaka, mbese ni “argent de poche” ye.
Nk’uko byanditse mu mategeko yacyo, amafaranga yose atanzwe mu Kigega Agaciro, afatwa nk’impano zihawe ikigega ntabwo ari imigabane. Sosiyete zikajya zakwa 1% kuyo zinjije mu mwaka. Umukozi wa Leta nawe akaba yakwa amafaranga angana n’umubyizi w’umunsi w’umushahara we w’ukwezi; iyo uyabaze neza usanga angana na 3,3% by’umushahara. Aha naho ntabwo umukozi abazwa niba ariya mafaranga ashaka kuyatanga cyangwa se niba ashaka gutanga angana n’ayo akatwa! Dufashe wa mukozi wacu uhembwa ibihumbi 400, akatwa umubyizi ungana 13,300, buri kwezi. Ku mwaka ni akayabo k’amafaranga 159,600 akatwa!
Ubwinshingizi bw’izabukuru bubiri
Umuntu wese wasoma ibi ntiyabyumva: gutanga ubwishingizi bubiri, bugamije ikintu kimwe mu Kigo kimwe cya Leta! Ni ko biri! Ikigo cya Leta cy’Ubwishingizi gifite gahunda ebyiri zo kwishingira izabukuru, hari gahunda isanzwe, hakaba n’inshyashya yitwa EJO HEZA. Gahunda isanzwe ya RSSB (Rwanda Social Security Board) ni iyo umukozi wa Leta abikirwa 6% by’umushahara mbube we buri kwezi, umukozi agatanga 3%, Leta nayo ikamwongeraaho 3%. Mu gihe ubu bwishingizi bunengwa cyane nk’uko mbigarukaho imbere, Leta yashyizeho ubundi bw’ishingizi bw’izabukuru kandi byombi bigacungwa n’Ikigo kimwe. Uretse koko gushaka kwiba abantu, RSSB izaha umuntu izabukuru ku buryo bubiri, hari amafaranga ku misanzu yatanze ingana na 6%, hari n’ayo yashyize muri EJO HEZA? Ibi abakozi babona ko ari amayeri yo kubiba kuko bazi ko amafaranga batanga ntayo bazabona!
Tugarutse ku bwishingizi bw’izabukuru busanzwe igihe cyari kigeze ngo ubwo bwishingizi, buhinduke kuko ubona hari byinshi budakora kandi by’ingenzi cyane. Ni gute koko umuntu yatanga imisanzu imyaka nka 25, yemwe na 30 ariko agasabwa gutegereza ngo ageze ku myaka 60? Ese abatanga umurongo w’icyo Kigo, batekereza ko inzara cyangwa ubukene nabyo bitegereza. Mu Rwanda ntibitangaje kubona umuntu watanze amafaranga y’ubwishingizi imyaka 30, agera ubwo abana birukanwa ku ishuri, agasabiriza, akambara injamba ngo ategereje ko agira imyaka 60!
U Rwanda rukaba rusabwa guhindura ubwo buryo butuma habaho gufata nabi abakozi bavuye mu kazi. Barebera ku bihugu by’I Burayi, bashaka bukongera ingano y’imisanzu, ariko umukozi yava ku kazi, agahera ubwo abona ikintu cyo kumutabara mu buzima bubi aba agezemo. Iki cyakwiganwa ubushishozi, ariko birashoboka Naho ubundi byazatuma Abanyarwanda bakomeza kubona mu mafaranga batanga y’ubwishingizi, imidugudu nka Vision City, irengeje kure ubushobozi bw’abo yari iteganyirijwe kubakirwa, cyangwa se ya miturirwa inyanyagije henshi mu mijyi, za Musanze, Rwamagana na Ruhango, ariko yabuze abayikoreramo.
Ibyo kandi biba mu Rwanda hari impuzamasendika z’abakozi eshatu arizo COTRAF, CESTRAR na COSIL. Izo sendika ariko ntacyo zamarira Abanyarwanda kuko zisabwa gukora bitandukanye na sendika za kera zari zishinzwe guhangana.
By’umwihariko zo zasabwe kugira indangaciro zo guceceka no kutavuga ibigenda nabi, mbese muri make zikaba intore, nk’uko zashimwe na James KABAREBE, tariki ya 07/05/2017, aho yabwiye abazihagariye ko nta kibazo zateje, kabone n’ubwo ibibazo bitabuze! Sendika ntacyo zabikoraho keretse bashatse kuba nka ya mpyisi yagabanyije umuhigo nabi Intare n’izindi nyamaswa! Uko byagenze yabara umupfu!
Rwanda: ivangura mu gutanga akazi mu burezi
Yanditswe na Arnold Gakuba
Ikibazo cy’ivangura mu nzego zitandukanye z’igihugu cy’u Rwanda cyakomeje gukaza umurego. Ubu noneho cyashinze imizi mu burezi, aho bamwe batekerezaga ko kitahabona ubwanya ku mpamvu nyinshi harimo nko kuba uburezi ari rumwe mu nzego z’u Rwanda zahembaga imishahara y’intica ntikize. Abahanga mu by’uburezi bo memezaga ko uburezi ari inkingi ya mwamba y’iterambere, bityo bakibaza bati ‘’Hagiyemo ivangura mu burezi bwasubira inyuma’’. Ababitekerezaga biyibagizaga ko ingoma ya FPR ntacyo iby’ireme ry’uburezi biyibwiye.
Buri wese usoma iyi nkuru yakwibaza ati ‘’Ese ivangura mu burezi rivugwa kandi ryavuye he? Rishingiye kuki ?’’
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Werurwe 2021, umunyamakuru wa The Rwandan yagiranye ikiganiro kirambuye n’umwe mu barimu bakoze ibizamini by’akazi, akaba atashatse ko dutangaza amazina ye ku bw’ubutekano we, maze atubwira muri make akarengane kari mu itangwa ry’akazi ko kwigisha mu mashuri yisumbuye ya Leta mu Rwanda muri iki gihe. Tubibutse ko ibizamini by’akazi ko kwigisha mu mashuri yose ya Leta byatangwaga n’uturere nyuma bikaza kwimurirwa mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi (Rwanda Education Board/REB) ngo hagamijwe guca akarengane mu gutanga akazi mu burezi. Byahe byo kajya!
Uyu mwarimu ufite uburambe mu kazi ko kwigisha mu mashuri yisumbuye akaba afite impamyabumenyi cy’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) (ibyo yize nabyo reka tubigire ibanga ku bw’umutekano we), yabwiye The Rwandan ko yakoze ikizamini cy’akazi akagitsinda neza cyane (kuko yatweretse n’amanota yagize mu kizamini ari hejuru ya 90 ku ijana) kandi ku ma lisiti y’amanota tweretswe rwose hariho ko yatsinze ikizamini (Pass), nyamara hamwe na bagenzi be bafatanije ikibazo bategereza ko bahabwa imyanya y’akazi na n’ubu amaso yaheze mu kirere.
Nyuma y’uko bamenya ko abandi bakoranye ibizamini by’akazi bashyizwe mu myanya, uwo mwarimu ndetse na bagenzi be bahuje ikibazo berekeje ku Kigo Gishinzwe Uburezi (REB), cyane cyane ko amanota bagize yari yaratangajwe, bagamije kumenya igihe bazagira mu kazi. Abo barimu bashubijwe ko batari mu bagomba kubona akazi n’ubwo bwose batsinze ibizamini. Nyuma yo gusaba ibisobanuro kenshi ari nako batakaza amatike n’umwanya, abo barimu babwiwe ko batagomba guhabwa akazi kubera ko badafite ibyangombwa byatanzwe n’amashuri yisumbuye na za Kaminuza byo mu Rwanda. Basobanuriwe ko ngo mu rwego rwo kurinda ubukungu bw’igihugu (protectionnisme économique) batagombaga kujya kwiga ahandi kandi mu Rwanda naho hari amashuri. Bati ‘’mwagiye guteza imbere ubukungu bw’ibindi bihugu niyo mpamvu tutabaha akazi’’.
The Rwandan yifuje kumenya ny’ir’izina uko icyo kibazo giteye. Uwo mwarimu yatubwiye ko abenshi bimwe akazi ari abari bafite ibyangombwa byatanzwe n’amashuri makuru na za Kaminuza za Uganda. Nyuma yo kugira impungenge z’abanyarwanda benshi bize muri Uganda, umunyamakuru yabwiwe ko abari mu kazi mbere ya 2019 nta kibazo bafite ko bakikarimo. Ikibazo rero gifite abarimu bashaka kwinjizwa mu kazi nyuma y’uwo mwaka. Ikindi kandi ngo n’ababa baroherejwe na Leta kujya kwiga mu bindi bihugu icyo kibazo nabo ntikibareba. Mwiyumvire namwe iryo vangura mu mirimo.
Tuributsa ko mu mwaka wa 2019 aribwo umubano w’U Rwanda na Uganda watangiye kugenda biguru ntege, aho imipaka yafunzwe abanyarwanda bakabuzwa uburenganzira bwabo bwo kujya mu bihugu bikikije u Rwanda cyane cyane igihugu cya Uganda kugeza ubwo covid-19 yaje noneho bigakaza umurego. Ikibazo cyo kwima akazi rero abarimu bafite ibyangombwa byatanzwe na za Kaminuza za Uganda byaba bifitanye isano n’umubano utari mwiza hagati ya Leta y’u Rwanda n’iya Uganda. Ikibabaje kurusha ibindi byose ni uko abo bimwe akazi nta n’uburenganzira bafite bwo gusohoka mu gihugu ngo bajye gushaka akazi ahandi. Ese bazabaho bate?
Mu by’ukuri, ubukene, inzara, gutotezwa ndetse n’irindi hohoterwa ry’ubwoko butandukanye nibyo byibasiye icyo cyiciro cy’abanyarwanda bakoze iyo bwabaga babikuye mu mbaraga zabo ngo bongere ubumenyi bagamije gutegura ejo habo heza, none Leta ya Paul Kagame iti ‘’murapfe urwo mwagapfuye’’. Uburezi rero nabwo bwibasiwe n’ivangura. Ese amaherezo azaba ayahe?
Idamange ati: “Murahuzagurika ntimuzi ibyo mundega”
Yanditswe na Frank Steven Ruta
Imbere y’Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo kuri uyu wa kane tariki 4 Werurwe 2021, Madamu Idamange Iryamugwiza Yvonne yagaragaye ashikamye, avuga ashize amanga, ahakana ibyaha byose aregwa anasaba ko yafungurwa agakurikiranwa ari hanze.
Ni mu rubanza rwe rwatangiye nyuma hafi y’ibyumweru bitatu amaze afunzwe dore ko yatawe muri yombi ku wa mbere tariki ya 15 Gashyantare 2021, urubanza Ubushinjacyaha bumuregamo ibyaha bitandatu, birimo ibyahinduye inyito n’ibindi bishya byongewemo.
Ni urubanza rwabaye hifashishijwe inzira z’ikoranabuhanga, mu rwego rwiswe urwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, nk’uko byatangajwe n’Urukiko. Iburanisha ryayoborewe mu cyumba cy’inama cy’Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo, ruherereye mu birometero bitarenze bibiri uvuye mu rugo kwa Idamange ari naho yakuwe ajya gufungwa.
Mu cyumba cy’iburanisha, inteko iburanisha yari igizwe n’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko, uruhande rushinja rwari rugizwe n’abagore babiri b’abashinjacyaha, harimo kandi n’abanyamakuru benshi basaga 25.
Ku rundi ruhande, Mme Idamange Iryamugwiza Yvonne yagaragaye mu kindi cyumba giherereye i Remera ahazwi nka Kigali Metropolitan Police aho afungiwe, aho yari kumwe n’abunganizi be babiri, Me Gashema Félicien na Me Bruce Bikotwa.
Mu ikubitiro mbere y’uko iburanisha nyirizina ritangira, Umuvugizi w’Inkiko ku rwego rw’igihugu Bwana Harrison Mutabazi yihanangirije Abanyamakuru ababwira ko inyifato yose idakwiye bashobora kuyihanirwa, ababwira ko kizira gufotora inteko iburanisha, gufotora imbago z’urukiko, gufotora abashinjacyaha no gufata amajwi yabo.
Birumvikana ko icyashobokaga gusa ari ugutega amatwi ibyo bavuga, gufotora kukemerwa gusa kuri Idamange ari nawe wenyine byari byemewe gufataho amajwi. Ibi nabyo bigakorwa Abanyamakuru bafotoreye kuri Televizio yari ibateretse imbere, kuko batari bemerewe kumusanga aho ari i Remera.
Iburanisha rya none ku bijyanye n’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ryaranzwe n’impaka ku kugaragaza uko Idamange yafashwe kandi akaba afunzwe binyuranyije n’amategeko, mu gihe ubushinjacyaha bwo bwashimangiraga ko buri kimwe mu bisabwa n’amategeko byubahirijwe.
Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha, Idamange akurikiranyweho ibyaha bitandatu. Bitatu byo ibyari byaratangajwe mbere harimo gukubita no gukomeretsa, gukwirakwiza amakuru y’impuha yifashishije ikoranabuhanga, no guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.
Icyaha cya kane ubushize cyari cyiswe Gusenya, konona no gupfobya ahashyinguye abazize Jenoside yakorewe abatutsi, ariko uyu munsi cyahawe inyito yo gutesha agaciro inzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi. Icyaha cya Gatanu cyiyongereyeho ni icyo gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo ya Leta, icyaha cya Gatandatu cyo kikaba gutanga chèque itazigamiwe.
Ubushinjacyaha bwavuze ko icyaha cyo gutanga chèque itazigamiye yagikoze kuwa 26 Ugushyingo 2018! (umuntu akibaza impamvu atari yaragikurikiranweho mbere y’uko atangira kugaragara ku mavideo yo kuri youtube)
Naho icyaha cyo gutambamira imirimo ya Leta akaba ngo yaragikoze ubwo abakozi batumwe n’igihugu bajyaga kumufata ahangana nabo, agatambamira akazi kabo kugeza ubwo bakoresheje ingufu ngo bamugereho.
Uruhande rwa Idamange n’abunganizi be ruhakana ibyaha byose aregwa, rukavuga ko no gufatwa nta tegeko na rimwe ryubahirijwe, ko ahubwo yagabweho igitero n’abantu batazwi.
Afata ijambo kuri iki yita igitero cyagabwe iwe mu rugo, Idamange avuga ko haje abantu bambaye gisivili bagasahinda, akanga kubakingurira, bakurira kandi aho buriraga hatari hatekanye, akavuga ko bamufashe mu buryo buhutaza, kandi ko nta kintu na kimwe bamweretse kigaragaza abo ari bo, ndetse n’impapuro zo kumuta muri yombi ntazo bari bitwaje.
Idamange akomeza avuga ko hakurikiyeho igikorwa cyo gusaka ku ngufu ibiri mu nzu byose, kugeza isaa munani z’ijoro, mu gihe nta burenganzira bwo gusaka iwe yari yabahaye, bakaba batari banafite inyandiko ibibemerera itangwa n’urwego rw’Ubushinjacyaha.
Tukiri ku burenganzira bwe avuga ko bwahutajwe, Idamange yanavuze ko aho afungiye yagumye aziritse amapingu ndetse no mu gihe cy’ukwezi kwe (imihango) kugeza inkuru y’uburyo afunzwemo yumvikaniye mu itangazamakuru.
Idamange yongeraho ko bafashe inyandiko ze zose, ibikoresho bye byose by’itumanaho, birimo na telephone ze, ati: “byose barabifite, nanjye baramfite”.
Idamange yahakanye yivuye inyuma ibyo gukubita umupolisi waje kumufata, avuga ko bari baje ari abagizi ba nabi, ko ashobora kuba yarakomerekejwe na bagenzi be ngo babone icyo bamurega, akongeraho ko iyo wenda hatagira umwe muri bo witwa ko yakomeretse bashoboraga kumuhemukira, bikitirirwa abagizi ba nabi batazwi.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko gufunga Yvonne Iryamugwiza Idamange biri mu buryo bwo kumurindira umutekano. Idamange yasubije ko ubushinjacyaha budakwiye kuvuga ko bumushakira umutekano kandi ari muri gereza. Yabajije impamvu Leta itamucungira umutekano ari mu rugo rwe.
Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ngo bukomeze iperereza, naho we akavuga ko atacika ubutabera kuko kuva mu ikubitiro yambwiraga buri wese aho aherereye, akongeraho ko nta n’ibimenyetso yarigisa kuko niba ibyaha bamushinja ari video yakoze, avuga ko ntazo azasiba, kandi ko zakwiriye hose. Akabiheraho asaba gufungurwa ngo asange abana be.
Urubanza rwatangiye isaa yine rusozwa isaa saba, umucamanza yasoje iburanisha kuri uru rubanza rw’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, yanzura ko icyemezo kizafatwa ku wa Kabiri tariki 09 Werurwe 2021 isaa kumi.
Amb Ndagijimana ajyanye mu rukiko uwa 2 umutwerera ibya jenoside.
JC Nkubito:Opposition erekana umushinga wubaka ahazaza h’igihugu/Leta itange ihumure impunzi zitahe
Mu Rwanda igitima kiradiha ku basabwa gukingirwa babanje kwirengera ingaruka zikaze
Yanditswe na Frank Steven Ruta
None tariki ya 03 Werurwe 2021, nibwo u Rwanda rwakiriye inkingo z’imfashanyo zatanzwe muri gahunda ya COVAX, igikorwa kishimiwe n’abatari bake, ariko kikaba cyanahise giteza impaka z’urudaca ku mubuga nkoranyambaga ku batagishira amakenga.

Abashima ko urukingo rwageze mu Rwanda ni abakeneye ko ubuzima busanzwe bugaruka, imikino igatangira, utubari n’utubyiniro bigafungurwa, insengero zikongera kwakira abantu bose bakeneye kuzinjiramo hatitawe ku bwinshi bwabo, abakeneye guhagarika ikoreshwa ry’agapfukamunwa n’abakeneye kumva babohotse “Guma mu Rugo” za hato na hato.
Bakavuga ko niharamuka hakingiwe abantu benshi cyangwa se abanyarwanda bose bagakingirwa impungenge za Covid19 zizaba zivuyeho ubuzima bukagaruka.
Ku rundi ruhande, ku badashira amakenga izi nkingo, impaka za ngo turwane ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane urwa Whatsapp zatangiye ubwo hasohokaga inyandiko y’amasezerano ugiye gukingirwa agomba gusinya, amasezerano agaragaza ko ubuzima bwe buramutse bugiye mu kaga ari nta muntu n’umwe waryozwa ingaruka z’ibimubayeho.
Dore ibyo umuntu wemeye gukingirwa agomba gusinyira:

Mu badashira amakenga urukingo harimo abibaza impamvu ingaruka zarwo zitaramenyekana ariko rukaba rutangiye gutangwa, bakabifata nk’aho ari igihe ahubwo cy’igeragezwa ryarwo, harimo abavuga ko kuba ntawe uzaryozwa ingaruka zikomeye ku wakingiwe, bazategereza bakikingiza ari uko bamaze kubona aho byerekera ni ukuvuga kubanza kureba niba abakingiwe nta ngaruka urukingo rubagizeho.
Bamwe mu bamenyereye ibibera mu Rwanda aho ibyemezo bifatwa na Leta bikunze gushyirwamo imbaraga z’umurengera, bavuga ko kwikingiza bizagirwa itegeko n’iyo ntaho byaba byanditse bikanakomeza kuvugwa ko abantu bikingiza ku bushake bwabo hagamijwe kugaragaza imibare myiza yo kwerekana mu rwego mpuzamahanga ngo u Rwanda rushyirwe kw’isonga muri bimwe mu bihugu byitwara neza mu kurwanya Covid-19.