Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10387 articles
Browse latest View live

Idamange ati: “Bamporiki yansabye ngo twifotoranye Munyuza atamwica!”

$
0
0

Ku nshuro ya mbere ubwo Idamange Yvonne Iryamugwiza yitabaga urukiko ngo aburane ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo , yatangaje ibindi bishya bishobora gufatwa na bamwe  nk’uruhererekane bw’ubutumwa yari asanzwe atanga mu mbwirwaruhame ze  zikangura rubanda yafungiwe.

Nk’uko tubikesha amashusho yashyizwe ku rubuga rwa Youtube rwitwa “Inuma y’Amahoro”, urubanza rwa Idamange rwavugiwemo byinshi bitigeze bitangazwa n’ibinyamakuru bikorera i Kigali.

Ubwo Ubushinjacyaha bwatangaga impamvu bwita ko zikomeye zatuma atarekurwa ngo aburane ari hanze, umushinjacyaha yavuze ko Idamange yatoroka igihugu, kandi ko yakomeza gukora ibyaha, ngo kereka bamufunze umunwa bakanamuzirika amaboko. 

Asubiza kuri iyi ngingo, Idamange yavuze ko iyo ashaka guhunga igihugu bitari kumunanira kuko yari afite urwandiko rw’inzira / passport (batarayifatira). Yabishimangiye avuga ko nta mpamvu afite yo kumujyana hanze kuko akunda cyane igihugu cye u Rwanda, akaba adateganya kugihunga na rimwe.

Ku kibazo cyo kuba yakomeza gukora ibyaha ageze hanze, Idamange yavuze ko ibyo yavugaga muri video ze byose yabitewe n’agahinda k’Abanyarwanda yabonaga, ko atabikoreye guteza ubwega, kuko iyo ashaka kubigenza atyo aba yarasobanuye uko Bamporiki yari yaramwibasiye bikomeye, akamutera ubwoba cyane avuga ko yamutumweho n’abakomeye barimo Dan Munyuza na Perezida Kagame ubwe. 

Idamange avuga kandi ko nta muntu n’umwe yakomerekeje, ko niba atarakomeretse yurira inkuta, yaba yarakomerekejwe na bagenzi be cyangwa se akaba yarikomerekeje ubwe. Ashimangira kandi ko abamuteye iwe mu rugo bari baje kumuhemukira, ibyo yise ko bari bazanywe no gukora umugambi mubisha.

Kuba ibyaha aregwa yaragiye abyisobanuraho bugacya babihinduye nabyo yabyisobanuraho bagakomeza kubihindura, abifata nko guhuzagurika baremekanya ibyaha byo kumufunga ari nta mpamvu.

Idamange iryamugwiza yavuze ko atemeranywa n’ubushinjacyaha buvuga ko gufungwa kwe biri mu nyungu zo kumurindira umutekano, abwira urukiko ko umutekano ategereje atari uwo muri gereza, ko n’abandi bawufite batagombye kubanza gufungwa. Aribaza ati “Ese igihugu cyacu ntigifite ubushobozi bwo kurindira umuntu umutekano ari hanze?”

Yavuze ko umushinjacyaha amushinja ibinyoma abigambiriye. Yasabye Urukiko kumurekura akajya kurera abana be.

Hano hasi mwakurikirana ibyo Idamange yasubije ku byar bivuzwe n’ubushinjacyaha:


NYUMA Y’AHO PREZIDA WA REPUBULIKA YEMEYE KO HARI ABAHUTU BAPFUYE BIRAKWIYE KO HASHYIRWAHO UMUNSI WO KUBIBUKA NO KUBUNAMIRA

$
0
0

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Mu minsi ishize, Nyakubahwa Prezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME yemeye ko hari Abahutu bapfuye ariko bakaba batarazize uko baremwe nk’ubwoko bw’Abahutu. Ibi akaba yarabivuze mu kiganiro yagiranye n’umushoramari w’Umwongereza Lord Evgeny Lebedev waje kubitangaza mu kinyamakuru the Independent yo kuwa 02/03/2021.

Ibi Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda abivuze nyuma y’aho abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda ndetse n’izindi mpirimbanyi ziharanira impinduka mu Rwanda zakomeje kwemeza ko hari Abahutu benshi bapfuye kuva mu Kwakira mu mwaka w’ i 1990 ubwo ingabo za FPR INKOTANYI zateraga u Rwanda.

Koko rero, raporo zitandukanye zagiye zigaragaza ko habaye ubwicanyi bukomeye cyane bwibasiye ubwoko bw’Abahutu bari mu Rwanda ndetse n’impunzi z’Abahutu zahungiye mu bihugu bitandukanye cyane cyane izahungiye mu cyahoze ari igihugu cya Zaire ubu kikaba cyitwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda baba imbere mu gihugu barashima Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul KAGAME kuba yateye intambwe ikomeye mu mateka ye ya politiki cyane cyane ku birebana n’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda aho avuga yeruye ingingo yari yarabaye nk’izira mu Rwanda.

N’ubwo iri jambo ry’Umukuru w’Igihugu ari intambwe ikomeye ishobora kuganisha ku bwiyunge nyakuri bw’Abanyarwanda, abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda baba imbere mu gihugu barasanga ari ngombwa ko Umukuru w’Igihugu atera indi ntambwe maze iri jambo rye rigakurikirwa kandi rigashimangirwa n’ibikorwa byeruye bigamije kwibuka no kunamira Abahutu bose bapfuye kuko bitabaye ibyo iri jambo ryafatwa nko guhubika imiryango y’ababuze ababo bategereje kuva cyera ko abavandimwe babo bahabwa agaciro.

Muri urwo rwego, abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda baba imbere mu gihugu basanga Leta y’u Rwanda igomba: gushyiraho umunsi ngarukamwaka wo kwibuka Abahutu bishwe, gushyingura imibiri y’Abahutu bishwe ikiri hirya no hino ku gasozi, gushyiraho Ikigega cyo gufasha imiryango y’Abahutu bishwe, gushishikariza abagize uruhare mu bwicanyi bw’Abahutu kubisabira imbabazi no gufata icyemezo cy’ihanagurabusembwa ku bantu bose bahamijwe icyaha cyo kuba baravuze ko Abahutu bishwe kandi bagahabwa n’impozamarira.

Barasanga kandi kugirango ibi bishoboke, Komisiyo ishinzwe Ubumwe n’Ubwiyunge igomba kuvugururwa kandi igahindura izina ikitwa ‘’Komisiyo y’Ukuri,Ubumwe n’Ubwiyunge kandi abayigize bagomba kuba ari Abanyarwanda b’inyangamugayo bakomoka mu mashyaka atandukanye harimo n’atavugarumwe na Leta y’u Rwanda bafite ubumenyi n’ubushake bwo gusana imitima y’Abanyarwanda bose bagezweho n’ingaruka z’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, hatabayeho kureberera uruhande rumwe rwabagizweho ingaruka nayo mateka. Ubu nibwo buryo bwonyine bwo gusigasira ibyagezweho dutegura ejo hazaza heza h’igihugu cyacu.

Bikorewe i Kigali, kuwa 05 Werurwe,2021

Mme Victoire INGABIRE UMUHOZA

Prezidante wa DALFA UMURINZI (Sé)

Me NTAGANDA Bernard

Prezida Fondateri wa PS Imberakuri (Sé)

Mu rukiko Niyomwungere yasobanuye umutego Rusesabagina kugeza amugejeje i Kigali

$
0
0
Paul Rusesabagina aburana tariki kuwa gatanu tariki 05 03 2021
Paul Rusesabagina aburana kuwa gatanu yavuze ko uwatanze amakuru ari we wamushimuse amubeshye bityo n’ibyo avuga bitakwizerwa

Umunyedini Constantin Niyomwungere yabwiye urukiko ko ari we wagize igitekerezo akanabeshya Paul Rusesabagina akamugeza mu Rwanda mu gihe we yari azi ko agiye i Burundi.

Mu iburanisha kuwa gatanu, Rusesabagina yavuze ko ari umuntu washimuswe agafatwa bugwate, yanze ko Niyomwungere atanga ubuhamya kuko avuga ko yamureze mu zindi nkiko, “kandi ni we wanshimuse” akamugeza i Kigali.

Urukiko rwemeje ko Constantin Niyomwungere wazanywe n’ubushinjacyaha yumvwa nk’umuntu uha amakuru urukiko aho kuba umutangabuhamya ushinjura.

Nyuma y’ibyavuzwe na Niyomwungere, uruhande rwa Rusesabagina rwavuze ko ntacyo rumubaza cyangwa rubivugaho.

Ni iki Niyomwungere yavuze?

Constantin Niyomwungere ni Umurundi ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi w’imyaka 45 uvuga ko ari musenyeri mu idini ya gikristu.

Yavuze ko mbere yavuganaga na Rusesabagina, na nyuma y’ibitero byiciwemo abantu mu Rwanda by’umutwe wa FLN akamubwira ko ‘abasirikare be ari bo babikoze’.

Yabwiye urukiko ko ikintu cyamutunguye kikanamubabaza ari uko Rusesabagina yamubwiye ko atababajwe nuko abantu bishwe.

Ati: “Yarambwiye ngo ‘ikimbabaje si ukubona bica abantu ahubwo ni ukubona Sankara ajya ku iradiyo akavuga ko ari bo babikoze.

“‘Bari kubikora bakinumira byaba ngombwa tugatangaza muri za reseaux sociaux tubishyira kuri leta’, mu rwego rwo kwangisha abanyagihugu intwaro.”

Niyomwungere yavuze ko byamubabaje cyane agashaka uko ahagarika kongera kuvugana na Rusesabagina, ariko kandi ngo akarushaho gushaka kumenya uwo muntu uwo ari we.

Yavuze ko nyuma mu 2019 yaje mu Rwanda, akaza gufatwa n’ubugenzacyaha (RIB) babonye ko yavuganaga na Rusesabagina, nyuma y’iminsi itanu afunze akemera gukorana nayo.

Ati: “RIB banyeretse impfubyi n’abapfakazi basigaye n’imodoka zahiye kubera abo basirikare biwe, mfata icyemezo ko nzakora byose akagezwa imbere y’ubutungane.”

Constantin Niyomwungere aha urukiko amakuru y'uko Rusesabagina yageze i Kigali
Constantin Niyomwungere aha urukiko amakuru y’uko Rusesabagina yageze i Kigali

Avuga ko Rusesabagina nyuma yaje kumubwira ko ashaka kujya i Burundi kandi yifuza ko bajyana, nawe abimenyesha RIB.

‘Naramubeshye’

Niyomwungere yemeye ko yagiye amubaza amakuru yose, anamwemerera ko azamufasha kugerayo mu ndege bwite kuko Rusesabagina yari afite ubwoba bwo kujya mu ndege rusange, kuko hari impapuro leta y’u Rwanda yari yaratanze zo kumuta muri yombi.

Niyomwungere ati: “Ndamubeshya, mubwira ko indongozi (abayobozi) zo mu Burundi zemeye kumurihira indege bwite, ariko nta ndongozi yo mu Burundi nigeze mvugana nayo.

“Ndabivuga yumva, kubera intimba yo kubona ibyo bakoze n’amarira y’abana naravuze nti ‘reka mbikore’.

“Nkora operation yose nk’uko yari ikwiriye, umugabo yari yishimye cyane y’uko agiye kubonana n’abantu biwe.”

Niyomwungere avuga ko Rusesabagina yamubwiye ko agiye kubonana n’abakuriye inyeshyamba za FLN.

Yavuze ko mu mugambi bateguye igihe kirenga ukwezi bumvikanye guhurira i Dubai kuko Rusesabagina atari yizeye ibihugu by’iburayi ku nyandiko mpuzamahanga zo kumufata. 

Niyomwungere yasobanuye uburyo yamwakiriye i Dubai, na RIB yateguye indege yo kumutwara, kugeza binjiranye mu ndege bwite bombi, ariko Rusesabagina azi ko bagiye i Bujumbura.

Niyomwungere ati: “Tumaze kururuka [i Kigali] niwe wambwiye ati ‘jya imbere tugende’, twaramanutse tugeze hasi, haza abagabo babiri umwe ahita yereka Paul urupapuro [baramufata], nanjye ngenda mu modoka yanjye, ni aho mperukanira na Paul.”

Rusesabagina ubwo yari ajyanwe kwerekwa abanyamakuru
Rusesabagina yeretswe abanyamakuru tariki 31 z’ukwezi kwa munani 2020

Niyomwungere yahakanye ko haba hari igikorwa cyo gutera imiti cyangwa guha Rusesabagina ibintu bisinziriza bari mu ndege, ahubwo ko bombi baruhutse bagasinzira.

Uruhande rwa Rusesabagina rwavuze ko ntacyo rubaza uyu watanze amakuru, gusa rwavuze ko uburyo bwose bwakoreshwa mu kugeza umuntu ukekwa ahantu adashaka nta nyandiko y’umucamanza bishingiyeho, biba ari ugushimuta.

Rusebagina yagize ati: “Uburyo bwose bwakoreshwa bwaba igitugu, bwaba gushukana, ukavana umuntu mu gihugu ukamujyana mu kindi uwo muntu atabizi, ni icyaha gihanwa n’amategeko.”

Yavuze ko yamaze iminsi hafi ine (tariki 27 kugeza tariki 31 z’ukwa munani ubwo yerekanwe i Kigali) aziritse amaguru n’amaboko. Akavuga ko nyuma yo gushimutwa yafunzwe binyuranyije n’amategeko.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko hakoreshejwe amayeri y’igipolisi ku ukekwaho icyaha kugira ngo afatwe, kandi ibyo bidakuraho ko uregwa abazwa ibyaha aregwa. 

Urukiko rwavuze ko tariki 10 z’uku kwezi kwa gatatu ruzasoma umwanzuro ku nzitizi z’iburanisha zatanzwe n’uruhande rwa Rusesabagina.

U Rwanda Rwatangiye Gukingira Abaturage Covid-19.

$
0
0

Kuva kuri uyu wa gatanu u Rwanda rwatangiye gukingira icyorezo COVID-19. Minisitiri w’Ubuzima Muganga Daniel Ngamije ari mu babanje kwikingiza iki cyorezo kimaze guhitana ibihumbi n’ibihumbi hirya no hino ku isi. Yabwiye abanyamakuru ko ntawagombye gushidikanya ku buziranenge bw’urukingo.

Uru rukingo Ministri Ngamije yaruherewe ku bitaro bya Masaka biri mu nkengero z’umujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro.

Ni mu gihe n’ahandi hatandukanye mu gihugu igikorwa cyo gukingira icyorezo COVID-19 cyatangiye kuri uyu wa Gatanu. Ministre w’ubuzima yabwiye itangazamakuru ko ku bafite imyumvire ko izi nkingo zitizewe bitewe n’uko zakozwe mu gihe gito bakwiye guhindura iyo myumvire.

Ku ruhande rwa leta y’u Rwanda kugeza dutegura iyi nkuru Minisitiri w’ubuzima Daniel Ngamije ni we mutegetsi mukuru wari umaze kumenyekana mu bikingije icyorezo COVID-19.

Aha ku bitaro bya Masaka hanikingirije uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima Mme Kasonde Mwinga na Mme Julianna Lindsey uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana. Mme Kasonde uhagarariye OMS yatangaje ko abona uyu murimo wo gukingira icyorezo COVID-19 ugenda neza uko bikwiye.

Dutegura iyi nkuru ababarirwa muri 50 bari bamaze gukingirirwa aho iki gikorwa cyatangirijwe ku rwego rw’igihugu ku bitaro bya Masaka. Barimo abategetsi, abakora mu nzego z’ubuzima n’abageze mu zabukuru.

Ku bitaro bya Masaka hatangirijwe iki gikorwa hoherejweyo inkingo 1700. Ariko minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ivuga ko mu bitaro 45 hirya no hino batangiye gukingira iki cyorezo. Ku bamara gufata urukingo rw’icyorezo COVID-19, minisitiri w’ubuzima asaba ko amabwiriza asanzweho yo kwirinda icyorezo akomeza uko bikwiye mu gihe abatuye igihugu bose batarakingirwa.

Kugeza ubu u Rwanda rumaze kwakira inkingo zisaga ibihumbi 400 za Pfizer na AstraZeneca. U Rwanda ruteganya ko uyu mwaka uzarangira rumaze gukingira byibura abangana na 60%.

5/3/2010 – 5/3/2021 Imyaka 11 irashize Mushayidi afunzwe. Kuki atahawe imbabazi nk’abandi yarazisabye

Abagore bamenyekanye cyane mu mateka y’u Rwanda

Muri Gereza baradukubitaga: Sylvain Sibomana

Uko byari byifashe ubwo mu Rwanda batangiraga gukingira abantu byari ishiraniro


Opposition y’imbere mu gihugu irasaba ko commission y’Ubumwe n’Ubwiyunge ihindura inyito n’imikorere

$
0
0

Opposition y’imbere mu gihugu isanga igihe kigeze cyo gutangira inzira nyayo y’ubwiyunge, nyuma yuko umukuru w’igihugu Président Paul Kagame yemeye ko mu Rwanda hapfuye Abahutu benshi, nubwo batazize uko baremwe

Ndayoboza ku “IRENGERO”. URWANDIKO rwa NYIRATUNGA

KARIBU TIME:Ikiganiro gishya/Umuco-ubuzima n’imibereho yo hanze y’u Rwanda

$
0
0

Muri iki kiganiro gishya mugiye kuzajya mukurikirana, Rubens na Urujeni bazajya babaganiriza mu rwenya ku buzima n’imibereho y’ abavuga ikinyarwanda hirya no hino ku isi. Menya byinshi kuri iki kiganiro gishya.

Jenoside yakorewe Abatutsi irarikoze/Mu rukiko rwa Gahenerezo Idamange ahisemo kurasa…

“ MPA NGUHE” HAGATI YA KAGAME N’UMUHERWE LEBEDEV

$
0
0

Yanditswe na Albert MUSHABIZI

Nyuma yo gukubitwa inshuro n’ibinyamakuru bikomeye mu Bwongereza nka “ Financial Times”, byahoze byamamaza u Rwanda biruhimbira isura ncurano, ariko mu bihe bya vuba bikaba bisigaye birwambika ubusa, biruvuga uko ruri; Prezida KAGAME yaba yavumbuye umuvuno wo kwigarurira “The Independent” na “Evening Standard”, ibinyamakuru nabyo bimwe mu bikomeye mu Bwongereza! Uwo muvuno rero akaba ari uwo kwinjira mu muryango “The Giants Club” ukuriwe n’umuherwe LEBEDEV; maze nawe akazajya avugira u Rwanda muri bya binyamakuru afitemo bye. Uyu muvuno wa “mpa nguhe” ukaba utihishiriye mu nkuru yahise itambuka muri ibyo binyamakuru byombi: “The Independent” na “Evening Standard.”

 Ni mu nkuru y’iKinyamakuru “The Independent” yasohotse kuwa 2 Werurwe 2021, (yisomere ku mushumi ukurikira : https://www.independent.co.uk/stop-the-illegal-wildlife-trade/rwanda-paul-KAGAME-interview-conservation-b1810132.html igira iti “Rwanda’s president signals intent to make conservation his country’s next battle”; ugenekereje mu Kinyarwanda bikaba bisobanuye, “Prezida KAGAME yahishuye ubushake bwo kubungabunga ibidukikije nk’urugamba igihugu  kimirije imbere.” Iyo nkuru kandi ikaba yongeye igasohoka uko yakabaye mu kinyamakuru “Evening Standard” ku mushumi ukurikira : https://www.standard.co.uk/news/stop-wildlife-trade/stop-illegal-wildlife-trade-paul-KAGAME-evgeny-interview-LEBEDEV-rwanda-b921782.html 

Iyo usomanye ubushishozi izi inkuru zombi zanditswe n’umuherwe LEBEDEV ubwe; ubona ko uretse kugukomoza gake cyane, akatarenga nka 10%, ko KAGAME yinjiye mu muryango “The Giants Club” ukuriwe n’umuherwe LEBEDEV, KAGAME yari yifitiye igishyika cyo kwitumira LEBEDEV kumuvugira ku bibazo by’ingutu bimwugarije ! Ni mu gihe kuko ibi binyamakuru bikomeye bisomwa na benshi mu bakomeye, barimo abafata ibyemezo bya Politiki n’ubutwererane bw’ibihugu byabo n’iby’Afrika, ibihangange n’abashoramari, abakuriye imiryango mpuzamahanga… Mu binyamakuru nk’ibi rero niho babeshyerwa isura y’u Rwanda, bakanabitwara uko, bishingikirije igihagararo cy’ikinyamakuru, bahwanisha byo kwibeshya, n’ubunyamwuga, ndetse n’ubunyangamugayo bwo kuvuga ukuri gushishojweho neza.

Kubungabunga ibidukikije nk’urwitwazo ku ikubitiro, kuvugira Prezida KAGAME nk’igikorwa nyirizina, bigaragaza ko inyuma ya “The Giants Club”, hari imigambi y’inyungu zihishe ikiguzi cy’ubuvugizi bwa LEBEDEV

Inkuru imwe mu binyamakuru bibiri zibusanyeho gato cyane mu mitwe yazo, zivuga ku kubungabunga ibidukikije gake cyane, tugenerekereje nka 10%; noneho nka 90% gasigaye kagaharirwa Prezida KAGAME yisobanura ku bibazo bimwugarije muri iki gihe, ari nako aha u Rwanda isura mpimbano. Ibi ubwabyo bisiguye nta kujya ku ruhande ko umuherwe LEBEDEV, ukuriye umuryango wa “The Giants Club”, wakabaye yari yazinduwe no kwinjiza KAGAME muri uyu muryango ubungabunga inzovu ngo zidacika ku isi, kubera ko zihigirwa amahembe yazo; yari yazinduwe n’izindi nyungu zifatika zihishe inyuma y’uyu muryango, zikazaba ikiguzi cyo kuvugira u Rwanda, no kurwambika isura mpimbano ishashagirana.

Ubundi uyu muryango “The Giants Club” ukaba uhuza Abanyapolitiki, abaherwe n’abacuruzi b’ibirangirire; bigira kandi bakusanyiriza hamwe ibifaranga byo kubungabunga ibidukikije! Mu ishusho nyakuri rero, uyu muryango winjijwemo KAGAME nk’umunyapolitiki, umucuruzi n’umuherwe; kurusha ko winjijwemo u Rwanda nk’igihugu!

Birasanzwe ko abaherwe nka LEBEDEV bitwaza ibikorwa by’ubugiraneza; ariko ikigambiriwe nyirizina ari indonke n’ubujura kabuhariwe. Prezida KAGAME nawe si mushyashya mu mukino nk’uyu; inkuru nyinshi zasohotse muri WIKILEAKS, zagaragaje ubujura n’indonke bwihishe inyuma y’imiryango itandukanye yambaye ikoti ry’ubugiraneza, yashinzwe n’urugo rwa Bill CLINTON, kandi ikagira ibikorwa by’ubusahuzi bwambaye ikoti ry’ubugiraneza mu gihugu cy’u Rwanda. (Byisomere ku mishumi ikurikira https://www.therwandan.com/rwandan-comedy-and-inernationa-mafia-1/amp/ na https://www.leparisien.fr/amp/international/etats-unis-wikileaks-devoile-les-dessous-de-la-fondation-clinton-27-10-2016-6259620.php Uyu Bill CLINTON wahoze ari Prezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akaba yari n’umujyanama wa Prezida KAGAME, igikorwa yafatanyaga no guhirimbanira kuvuganira KAGAME no kubeshya amahanga isura ishashagirana y’u Rwanda.

Mu Bwongereza naho, LEBEDEV azatera ikirenge mu cya Tony BLAIR wahoze ari Ministri w’intebe w’icyo gihugu, akaba yari umujyanama wa KAGAME; tutaretse na Andrew MITCHELL, umuyobozi mu Bwongereza nawe uvugira KAGAME, maze akamumenamo ibifaranga bitagira ingano, (byisomere ku mushumi ukurikira https://medium.com/@david.himbara_27884/kagames-british-propagandist-mitchell-earns-us-55-802-annually-from-rwanda-as-senior-advisor-on-fa97c7ee1e5c) .

Ni bibazo ki Prezida KAGAME yiniguyeho, ni sura ki ishashagirana yahimbiye u Rwanda mu kiganiro na LEBEDEV ?

Prezida KAGAME yaboneyeho umwanya wo gusubiza u Bwongereza na US, ku nyito ya Jenoside ibyo bihugu byombi byashidikanyijeho muri Gicurasi umwaka ushize; binenga u Rwanda ko rwirengagiza abaguye bose muri iyo Jenoside, ku nyungu runaka za politiki ! Umujagararo (stress) bigaragara kuri Prezida KAGAME mu minsi ya none, muri kwa gupfundikanya ibinyoma kwe, byatumye mu mateka ye yatura ingingo atari yakavuzeho mu buzima bwe bwo kuyobora u Rwanda. Yemeje ko hapfuye abahutu benshi; ariko ngo batazize icyo bari cyo! Icyo na cyo kiramaze; byibura abo bahutu benshi bapfuye nabo bazabone ubutabera, kandi bajye  bibukwa!

Mu maganya menshi kandi Kagame yinubiye u Bwongereza, ku cyemezo cyo kuba bwarakumiriye abagenzi basohoka mu Rwanda; kubera gukemanga u Rwanda ku bwandu bushya bwa Covid 19 ngo bwaba bwarakomotse mu gihugu cya Afrika y’epfo! Yishingikirije imibare (statistics) y’ikigo gikuru cy’ubuzima mu Rwanda, yerekana ko icyo gihe, ndetse na none u Rwanda rwaba ruhagaze neza ku guhangana n’icyorezo cya Covid 19; ariko yirengagije ko u Rwanda rwamaze kumenyekana ko rukeneka (gutekenika) imibare rwishyira aheza! Yareze u Bwongereza ko icyo cyemezo cyari gishingiye gusa ku mpamvu za politiki! Kuri iki kibazo kandi Prezida KAGAME muri bwa bwishongozi bwe, ntiyabuze no kwibasira ibihugu bituranyi byarwanyije icyorezo mu ngamba zidakakaye kandi zidashyira mu kaga abaturage babyo; yinubira ko yibonye hamwe nabyo mu kato yahawe n’igihugu cy’u Bwongereza!

Prezida KAGAME kandi yarongeye yinubira abamunenga igitugu no gutoteza abaturage mu buryo butandukanye, za raporo, ibyegeranyo n’inama mpuzamahanga zidahwema kumuhwitura! Ahita yigamba  ko yakuye u Rwanda kuri zero nyuma ya Jenoside yo mu 1994 none akaba ageze ku iterambere rihambaye; bityo akibaza niba ibyo bitagombye gutwikira ibirego bihora bimwibasira! 

Ku ikibazo cy’ishimutwa rya RUSESABAGINA, n’ihotora ry’utavuga rumwe na Leta ye riherutse muri Afrika y’epfo; yavuze ko ubutwari bwa RUSESABAGINA ari ubuhimbano, ko ahubwo amahanga yagombye guha agaciro, ibyo abarokokeye muri Hotel yacungwaga nawe bamuvuga bitari byiza ! Yanahakanye yivuye inyuma (nyamara yarabeshyaga) ko atigeze ashima RUSESABAGINA mbere ngo maze atangire kumuvuga nabi, aho yari yiyemereje kuvuga ibitagenda neza mu gihugu; agaragaza ko ntacyo byari bimubangamiyeho ku muntu wivugaho ibyo yishakiye muri filimu! Ku cy’utavuga rumwe na Leta uherutse guhotorewa muri Afrika y’epfo, yararuciye ararumira!

Yaboneyeho umwanya wo kwigamba gahunda y’inkingo za Covid-19 zenda gutangira, kandi u Rwanda rukaba rugaragara ko rubihagazemo neza, ku kinyuranyo n’ibindi bihugu bya Afrika; ntiyareka no kwigamba ku nama ya Commonwealth, izabera bwa mbere mu gihugu kitahoze cyangwa ngo kibe ari intara y’u Bwongereza, muri Kamena nk’ishema ritagereranywa ku gihugu cy’u Rwanda. 

Yarangije asobanura ko umubano w’u Rwanda ufata impu zose, abavuga Icyongereza, abavuga Igifaransa, Abarusiya, Abashinwa… Ntiyifashe ngo abure kugaragaza ko ari mu ikorosi rimugoye mu bihe bya none; icyakora yizeye ko azarirenga nk’uko yaba yararenze andi makorosi, nayo atari yoroshye ! Yavuze ko ibyo abihamirizwa n’indirimbo yogeye ya “NDA NDAMBARA YANDERA UBWOBA”, iyi ndirimbo yavuze ko iririmbwa n’abaturage basanzwe b’Abanyarwanda; yaririmbwe n’itorero ryo mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru y’u Rwanda, bigeze guzahazwa n’intambara y’abacengezi, bakicwa nk’ibimonyo na Leta ya KAGAME yabashinjaga kuba ku ruhande rw’umwanzi! Ku bwa ba nyir’ukuririmba, ari bo babonye iyo ntambara yamaze ababo igera ku musozo, ngo nta yindi yabatera ubwoba; kuba icyatwa kw’iyo ndirimbo ko kukaba gushingiye ku mivugire ishyoma y’Abaturage bo muri ako gace, bigahinduka igiparu mu gice kinini gisigaye cy’igihugu !

Ese ubundi LEBEDEV Abanyarwanda badakwiye gushira amakenga, nk’uko n’Abanyagihugu b’Abongereza bagenzi be badasiba kumwishisha, ni muntu ki !?

Evgeny LEBEDEV ni umuherwe w’Umwongereza ufite inkomoko mu Burusiya. Akaba yarabaye mu Bwongereza kuva afite imyaka munani y’amavuko. Afite ikigo cy’ubucuruzi gikomeye cyitwa LEBEDEV holdings. Iki kigo kandi ni nacyo yanyujijemo ishoramari rye, mu binyamakuru bibiri bikomeye byo mu Bwongereza aribyo “Evening Standard” mu w’2009 na “The Independent” mu w’2010. Ibi binyamakuru byombi akaba yarabishoyemo imari abizahura, mu gihe buri kimwe cyaburaga nk’ukwezi kumwe ngo gifunge imiryango burundu.

 Ni umuhungu wa Alexander LEBEDEV, wahoze ari intasi nkuru i London, mu myaka y’1980 ya KGB, cyahoze ari ikigo gikomeye cy’ubutasi mu Burusiya; uyu murimo ubundi ukaba ureka kuwukora ari uko utagihumeka umwuka w’abazima !

Uyu mubyeyi abana n’umwana we mu Bwongereza, aho batengamariye, ndetse agakunda kugaragara mu bikorwa by’umuhungu we, aho nko mu mwaka w’2016 yakoranye urugendo muri Uganda n’umuhungu we mu kwinjiza Prezida MUSEVENI muri urya muryango wa “The Giants Club.” Uyu mubyeyi ngo akaba afite amatwara ashyigikira Vladimir PUTIN uyoboye u Burusiya, n’ibikorwa bye bitavugwaho rumwe n’igihugu cy’u Bwongereza, birimo nko kwiyomora kw’intara ya Crimea ku gihugu cya Ukraine ikiyomeka ku Burusiya. Bityo rero bamwe mu Bongereza bakibaza ko kuva umubyeyi ari intasi, ntanicyabuza umwana kuba intasi!

Bagakomeza kwibaza impamvu ubuyobozi bw’igihugu cyabo bukomeza kubakingira ikibaba, ari nako bubaha amahirwe n’ubwisanzure bikabije, byatuma bakora uwo murimo wabo w’ubutasi, no gushyigikira gahunda z’u Burusiya zaba zigambiriye kugirira nabi u Bwongereza nk’igihugu. (Byisomere ku mushumi ukurikira https://bylinetimes.com/2020/08/20sweeney-investigates-what-changed-to-make-evgeny-lebedev-no-longer-a-security-risk/)

LEBEDEV ni inshuti y’akadasohoka ya Ministre w’intebe w’u Bwongereza Boris JOHNSON kuva kera, akaba anatera inkunga ishyaka rye ry’abagendera ku bya kera (Conservative Party); ibi bikaba byaramuhesheje umwanya mu cyumba cy’inteko cya “House of Lords”, bityo akaba ari umwe mu bavuga rikijyana mu gihugu cy’u Bwongereza. Ibi ariko by’ubucuti bwihariye bwabo, bikaba bidahwema kwijujutirwa n’Abongereza badashira amakenga LEBEDEV, bamwishisha ko yaba yiyubikije gahunda n’ibikorwa bifite ingaruka mbi ku busugire bw’u Bwongereza nk’igihugu. Mu mwaka ushize ubwo icyorezo cya corona cyari gitangiye, Boris JOHNSON akaba yarashyizweho igitutu; asabwa kwisobanura ku rugendo rwihariye yagiriye kwa LEBEDEV mu gihe cya “guma mu rugo” yari amaze gutangaza, nyamara agatanga urugero rubi agenderera inshuti ye, mu bidafitiye igihugu akamaro. (Byisomere ku mushumi ukurikira https://www.opendemocracy.net/en/dark-money-investigations/revealed-boris-johnson-under-fire-over-personal-meeting-with-russian-oligarch-during-covid-19-pandemic/ )

LEBEDEV nawe azi ko adashirwa amakenga n’abenegihugu b’Abongereza bagenzi be; bityo agafata umwanya akiyandikaho mu binyamakuru bitandukanye yisobanura. Avuga ko akunze kubazwa n’Abarusiya abenegihugu na none bagenzi be (kubera ko afite ubwenegihugu bubiri); niba yiyumva nk’uri iwabo iyo ari mu Bwongereza. Ngo aba barusiya abasubiza nta mususu ko mu Bwongereza ahiyumva nko mu rugo pe ! Avuga ko  atishimiye gusohoka we n’umuryango we, nk’abantu badashirwa amakenga, muri raporo yasohowe n’inteko ishinga amategeko y’u Bwongereza, mu rutonde rw’abivanga no bakanavuruga umugendo wa politiki y’u Bwongereza. Yamaganira kure abamwise Umurusiya uvuga rikijyana mu Bwongereza, ahirimbanira inyungu z’u Burusiya; ngo kubera ko babishingiye gusa ku birori yagiranye n’inshuti ze, mu rugo rwe ruri mu Butaliyani. Anamaganira kure abamushyira mu bahirimbaniye Prezida Donald TRUMP ngo atsinde amatora yamugize Prezida; akanahakana ko nta nkunga yigeze atera abahirimbaniraga ko u Bwongereza buva mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi. Aritaka cyane ko ari Umwongereza w’ingirakamaro wazahuye ibinyamakuru bibiri bikomeye byari bigeze aharindimuka ho gufunga imiryango; kandi akavuga ko atewe ishema no kuba inshuti magara ya Boris JOHNSON… (Byisomere ku mushumi ukurikira https://www.dailymail.co.uk/news/article-7693425/amp/EVGENY-LEBEDEV-Britain-infiltrated-ugly-strain-Russia-phobia.html)

Ni iki cyaba kihishe inyuma yo kwitabaza LEBEDEV mu muvuno wa “mpa nguhe” mu bihe nk’ibi kuri Prezida KAGAME na Leta ye ?

Ubwigunge bwa Prezida KAGAME muri iyi minsi bugaragara ko budashingiye ku cyorezo cya Covid 19, cyugarije isi kikaba cyarakendeje ingendo n’imibonano y’imbonankubone! KAGAME wiberaga mu kirere nk’inyoni, mu ngendo we yitaga izo guhahira u Rwanda; atanga ibiganiro muri za Kaminuza iyo za Amerika, yitabira inama aserukiye igihugu kidafite igihagararo cyo kuba cyakitabira ayo manama ibindi bihugu bitabashije kwitabira… Yakunze gukorana cyane n’ibigo byamamaza ibihugu n’abayobozi babyo, mu isura mpimbano ituma abakomeye bo mu mpande z’isi bibeshya ku gihugu n’abakiyoboye. Ibi bigo akenshi biba bikorana bya hafi n’ibihangange ku isi ndetse n’ibihugu bikomeye; bigaragara ko bitagifasha Prezida KAGAME nk’uko byabikoraga, wenda ku mabwiriza byaba bihabwa n’ibyo bihangange ndetse n’ibyo bihugu bikomeye.

 Iyo urebye umuvuduko ibinyamakuru n’ibihugu bikomeye bifite mu gushyira hanze isura nyakuri y’u Rwanda n’umuyobozi warwo; bigaragaza ko Prezida KAGAME nawe agomba gukora iyo bwabaga ngo arebe ko yagira icyo aramira. Abahoze bamwamamaza, yarabagize n’abajyanama be, abo ni nka ba Tony BLAIR, Bill CLINTON, Rick WARREN nabo nta kanunu kabo; basa n’abatangiye kumwitaza, kuko babona ko kuguma kumwamamaza no kubonana nawe, bishobora kuzabangiriza isura, bagatentebukana nawe. 

Icyo nicyo cyaba cyatumye Prezida KAGAME ashaka LEBEDEV, nk’undi muntu mushya, uri mu bavuga rikijyana ku isi, akagira ibinyamakuru bibiri bikomeye; ndetse akanaba umwe mu bagize icyumba cy’inteko cya “House of Lords”, umwanya yimitsweho na Boris JOHNSON, Ministre w’intebe w’u Bwongereza, inshuti ye magara kuva kera, na cyane ko LEBEDEV ari umuterankunga w’ishyaka ry’abagendera ku bya kera (Conservative Party). Niba ibyo LEBEDEV adashirwaho amakenga n’Abongereza ari ukuri; umubano we na KAGAME waba upfunditse byinshi bimufasha gutere umugongo ba shebuja bo mu Burengerazuba, ajya kwihakirwa i Burasirazuba ku buryo bweruye ! Ese aho ibi byo byamuhira ra !?

LEBEDEV yiyemeje akazi gakomeye ko kuvugira KAGAME no kumwamwamaza mu isura mpimbano; mu gihe bigaragara ko amahanga yamaze kumenya isura nyakuri y’igihugu n’umuyobozi wacyo! Ibihe biri imbere biduhishiye kureba ko uwo murimo hari icyo uzazahuraho ingoma ya FPR na Prezida KAGAME bigeze ku manga! Buhoro buhoro kandi, tuzanakenguza inyungu nyakuri umuherwe LEBEDEV afite mu kwihura kuri uyu murimo, abari bawurambyemo bagenda bakwepa buhoro buhoro!

Urubanza rwa Paul Rusesabagina rurimo kwambika ubusa Perezida Kagame na FPR ye.

$
0
0

Ejo ku wa gatanu, tariki ya 5 Werurwe 2021, mu rubanza rwa Paul Rusesabagina habayemo ikintu gikomeye cyane, ku buryo gikwiye kuganirwaho ku buryo burambuye, ndetse abahanga mu gusesengura bakazatubwira amasomo yose twakuramo.

Umuntu wagize uruhare rukomeye mu ishimutwa rya Rusesabagina, Bishop Constantin Niyomwungere, yatanze ubuhamya bw’ukuntu yabigenje. Yari yambaye nk’abasenyeri, umusaraba mu gituza ugaragara neza, ijambo ry’Imana riherekeza interuro zose avuga, mbese ari malayika waje kubwira urukiko uburyo Uwiteka yamukoresheje mu gutabara abanyarwanda. Uwariwe wese ushishoza yumvise ko imvugo ye yarimo ibinyoma byinshi ariko iby’ingenzi byari bikenewe byaramvikanaga.

Icya mbere twavuga gikomeye nuko Paul Rusesabagina yaguye mu mutego w’umuntu yitaga inshuti, amureba ku myambaro no ku mvugo akagirango n’umukozi Imana kandi ari igisambo (un escroc) kimuneka, gikorera ubutegetsi bw’i Kigali.

Iki ni ikibazo kitagarukira kuri Rusesabagina wenyine. Twese kiratureba. Hanze aha, ba Niyomwungere ni benshi, batwuzuyemo. Bamwe ni abanyamadini nka Niyomwungere. Ni ba apôtre, abandi ni ba bishop, abandi ni ba Révérend, cyangwa pasteur cyangwa arkidikoni na ba padiri.

Abandi banyura mu zindi nzira tuzajya tugenda tumenya nitugira amahirwe ntibaduhitane. Umugani w’ikirundi Niyomwungeri yaciye mu rukiko ejo ubisobanura neza. Amakuru y’inkuba ntavugwa n’uwo yakubise, avugwa n’uwo yahushije. Iyo Rusesabagina ataba umuntu ugendera ku murongo wiyubaha wenda Satani iba yaramuteje ikizungerezi kikamutwara uruhu n’uruhande, akazashiguka ari mu rwasaya rw’intare nk’uko byamugendekeye mu mpera z’ukwezi kwa kanama umwaka ushize. Umutego ushobora kuba business, satani akakubeshya ko ugiye kunguka imari nyinshi, ukisanga mu maboko ya RIB. Iki ni ikibazo gikomeye dukwiye gutekerezaho kenshi.

Icya kabiri cyo kwibazaho ni ubutegetsi bwa FPR na Kagame uri ku isonga yabwo. Ba bantu bajyaga babura cyangwa bagapfa tukabaheba twamenye ba Gitimujisho baba babiri inyuma.

Iyo avuga ngo ushobora kutamenya ikigukubise ni ba Niyomwungere aba acungiraho, cyangwa abandi bameze nkawe. Umurozi ntabwo akoresha uburozi bumwe gusa, kandi ntategera ahantu hamwe.

Uwitwa Kiririsi wagize uruhare rukomeye mu buhotozi bwakorewe koloneli Patrick Karegeya yaje ari inshuti imuzaniye amakuru akomeye kandi y’ibanga.

Uwatwaye koloneli Cyiza we yabigenje ate ? Uwatwaye Yuvenali Uwilingiyimana mbere y’uko umurambo we utoragurwa muri canal (uruzi rw’uruhangano runyura mu mujyi wa Buruseli) yari yakoresheje ayahe mayeri? Igikomeye nuko ari umwicanyi umwe ufite inzira nyinshi anyuramo, intego ari imwe yo kwica.

Abitwa ba Niyomugabo Gérard wakoranaga ibiganiro na Kizito Mihigo byo kunga abanyarwanda nyuma akaza kuburirwa irengero ni nde wamuhitanye ?

Bonifasi Twagirimana wari visi perezida wa FDU Inkingi akabura yaramaze iminsi mike muri gereza ya Mpanga… Ese hari ushidikanya ko yahitanywe n’akaboko k’uriya mwicanyi ?

Niyomwungere aratanga isura nyayo y’ubutegetsi bumaze imyaka 27 buyogoza kiriya gihugu cyacu. Ni ubutegetsi bwambaye imyenda y’icyubahiro ndetse butwaye umusaraba mu gatuza ariko bugamije kwica, kurigisa, kubeshya, gusahura, guhemuka mu buryo bunyuranye.

Icya gatatu twavuga kuri ruriya rubanza nuko rushobora kuba ari amahirwe menshi ku banyarwanda. Uwafashe Rusesabagina yashoboraga kuba yaramwishe bikarangira ntituzamenye n’aho umurambo we uherereye. Twagize amahirwe ntiyicwa. Perezida Kagame yizeraga ko ifatwa rye ndetse no kumwereka abanyamakuru hagamijwe kumumwaza bizamusigira ishema n’icyubahiro mu ruhando rw’amahanga. Yizeraga ko wenda byakwibagiza urupfu rwa Kizito Mihigo narwo rumwanditse ku gahanga.

Abanyamakuru bamubajije uko iryo fatwa ryagenze yirinda kuvuga ko yashimutiwe i Dubai, niko gusubiza ngo « Mbese uwavuga ko yizanye agafatirwa i Kigali ? ». Yizeraga ko itekinika risanzwe rikoreshwa ariryo rizakoreshwa mu rubanza rwa Rusesabagina. Aha rero niho ruzingiye.

Rusesabagina ntabwo ari Sankara, ntabwo ari Déo Mushayidi, ntabwo ari Dogiteri Théoneste Niyitegeka. Rusesabagina yubatse izina rikomeye rimuha imbaraga bariya bose badafite. Ibihugu by’ibihangange byafashije Kagame kugera ku butegetsi no kuburambaho ubu biri inyuma ya Paul Rusesabagina. Ibyo bihugu bizi ko Kagame yageze ku butegetsi yisasiye abantu benshi kandi yabugeraho ntiyunamure icumu.

Ibirego ashinja Rusesabagina bijyanye n’ibitero by’inyeshyamba za FLN ni igitonyanga mu nyanja ugereranije n’ibyo Kagame ashinjwa. Ufite amaraso mu biganza ntabwo ari Paul Rusesabagina ahubwo ni Paul Kagame. Ndetse kuri ayo maraso yongeraho imyaka 27 amaze ku butegetsi akaba nta na gahunda afite yo kubuvaho hatamenetse iyindi nyanja y’amaraso. Ibyo twebwe dusanzwe tubizi ariko noneho n’ibihugu byagize Kagame igihangange nabyo niko bisigaye bivuga, ndetse bikandikwa, bikamenyeshwa rubanda.

Urubanza rwa Rusesabagina washimutiwe i Dubai, bikaba byamaganwa n’isi yose, rushobora kuba imbarutso y’impinduka abanyarwanda banyotewe.

Bruxeles, le 06/03/2021

Jean Baptiste Nkuliyingoma

Barasaba umunsi wo kwibuka Abahutu bapfuye – ikiganiro na Bernard Ntaganda

$
0
0

Amashyaka abiri atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ataremerwa n’ubutegetsi akorera mu gihugu, PS-Imberakuri rya Bernard Ntaganda na DALFA-Umurinzi rya Victoire Ingabire, ku wa gatanu yasohoye itangazo aho avuga ko ku nshuro ya mbere Perezida Paul Kagame yemeye ko Abahutu bishwe mu gihe cya Jenoside mu Rwanda.

Muri iryo tangazo, aya mashyaka avuga ko ibyo Perezida Kagame ngo yabivugiye mu kiganiro aheruka kugirana na senateri wo mu Bwongereza, Lord Evgeny Lebedev, uyu na we akabitangaza mu kinyamakuru cyo mu Bwongereza The Independent, asanzwe afitemo imigabane myinshi.

Icyo kinyamakuru twagishatse ku murongo wacyo wa internet, dusanga koko harimo inkuru ivuga ku kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Lord Evgeny Lebedev, aho asubiramo amagambo ya Perezida Kagame agira ati: “OK, hari Abahutu benshi bapfuye. Ariko ntibapfuye nk’ingaruka yo guhigwa kubera icyo bari cyo”.

Mu itangazo, amashyaka PS-Imberakuri na DALFA-Umurinzi avuga ko iyo ari “intambwe ikomeye mu mateka ye ya politiki” kuko “avuga yeruye ingingo yari yarabaye nk’izira mu Rwanda”.

Robert Patrick Misigaro wa BBC Gahuzamiryango yavuganye na Bernard Ntaganda, umukuru wa PS-Imberakuri igice cyayo kitemewe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, atangira amubaza ikibemeza ko ibyo Perezida Kagame yabivuze, mu gihe nta majwi cyangwa inyandiko ye bafite.

BBC yagerageje kuvugana n’uruhande rwa leta y’u Rwanda, ariko ntihagira umutegetsi wemera kugira icyo abivugaho.

(Ushobora kumva ikiganiro ukanze aho hasi)


Déo Mushayidi: ubuhamya bwa Faustin Twagiramungu, Pacifique Kabalisa na Jean Claude Nkubito

UKO RUSESABAGINA YIYAMYE UMUTANGABUHAMYA AKANARAKARA MU RUKIKO

INGABIRE VICTOIRE ASABYE IKINTU GIKOMEYE LETA

BANYARWANDA MUZE TWITABIRE IMYIGARAGAMBYO IRI GUTEGURWA MU BURAYI YAMAGANA ITABWA MURI YOMBI RYA IDAMANGE

$
0
0

Yanditswe na Eric NIYOMWUNGERI

Mu ntangiriro z’uk’ukwezi kwa werurwe nibwo zimwe mu mpirimbanyi ziharanira ukwishyira no kwizana kw‘abanyarwanda zibarizwa mububiligi zashyizeho groupe ya whatsaap yahawe izina rya  «soutien Idamange Belgique». https://chat.whatsapp.com/HFkfhhXC90FEMMVnDDvcvA

Nyuma y’uko inzego zishinzwe umutekano zitaye muri yombi madame Idamange zimuziza ibitekerezo yatambukije ku murongo wa youtube, aho yashishigarizaga abanyarwanda gutangira urugendo rw’impinduramatwara ;  abanyarwanda bavuye imihanda yose ntibahwemye gukora ubuvugizi ndetse n’imyigaragambyo kugirango arekurwe gusa leta iyobowe na FPR igumya kuvunira ibiti mu matwi.

Iyi groupe ya whatsaap kuva imaze gushingwa ubu igizwe n’abanyamuryango 107 bavuye impande zose, intego ikaba ari ugukora ibishoboka byose leta ya Kagame igaha agahenge abaturarwanda.

Muri iyi groupe tumaze gutegura igikorwa cyiza cy’imyigaragambo izabera mu bihugu bitandukanye by’uburayi harimo ububiligi, ubufaransa, ubwongereza ndetse n’ibindi bihugu byo mu burayi.

 Intego y’iyi myigaragambyo ni iyi ikurikira :

–   Kwamagana byimazeyo akarengane, ihonyorwa rikabije ry’uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure biri mu Rwanda kandi dusabe abafatanyabikorwa b’u Rwanda gufata ingamba zifatika kandi zihamye zishyigikira kugendera ku mategeko na demokarasi mu Rwanda.

–   Kwerekana ko impinduramatwara yo mu Rwanda yatangiye ku ya 16/2/2021 itangijwe na Yvonne IDAMANGE ikomeje.

–   Gusaba ko Madame IDAMANGE arekurwa vuba na bwangu ndetse n’izindi mfungwa za politiki mu Rwanda.

Iyi myigaragambyo izaba taliki 20/3/2021 i saa kumi (16h) kw’isaha ya kigali izabera aha hakurikira :

  • Mu bufaransa izabera Elysée cyangwa Minaffet. Intego ikazaba ari ugusaba Président Emmanuel Macron w’ubufaransa guhagarika urugendo afite mu Rwanda mu gihe ntakirakorwa.
  • Mu Bubiligi izabera Rond-point Schuman. Abigaragambya bazaba basaba ibihugu by’uburayi gufatira ibihano by’ubukungu cyangwa ibya politiki u Rwanda mu gihe bazaba batubahirije icyifuzo cyandikiwe guverinoma y’Ububiligi. 16 rue de la loi (ibiro bya minisitiri w’intebe).
  • Mu Bwongereza ni imbere y’ambassade y’u Rwanda. Abigaragambya bazaba basaba ko hasubikwa inama ya Commonwealth igihe cyose uburenganzira bwa muntu butubahirijwe mu Rwanda. Igikorwa kizakorwa imbere ya za ambasade zindi ndetse n’imbere y’ibiro by’ibitangazamakuru.
  • Abo mubindi bihugu tuzahurira imbere  y’ibiro bya UN/EU.

Iyi myigaragambyo izaba iri gutambuka kuri youtube channel BOMBORI-BOMBORI ndetse n’izindi channels zifuza kuzayicishaho hazatangwa umurongo mwanyuraho kugirango icyo gikorwa kinyure ku mirongo yabo.

Muze muri benshi duharanire impinduramatwara, kubaka u Rwanda rudaheza kandi rwubakiye kuri demokarasi.

Abari n’Abategarugori Nibo Mutima w’Igihugu

Viewing all 10387 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>