Dore impamvu urubanza rwa Idamange ari ihurizo rikomereye ubutegetsi. Isesengura ry’impuguke
“KAGAME yatinze kwemera no kuvuga ko yishe abahutu”:Faustin TWAGIRAMUNGU
Ni iki kihishe inyuma y’uruzindiko rwa Charles Michel na Louise Mushikiwabo?
Yanditswe na Marc Matabaro
Amakuru dukesha urubuga rwa twitter rw’ibiro y’umukuru w’igihugu mu Rwanda aravuga ko kuri iki cyumweru tariki ya 7 Werurwe 2021 Perezida Kagame yakiriye Charles Michel uyobora Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo na umudepite mu nteko ishingamategeko y’ibihugu by’u Burayi, Chrysoula Zacharopoulou.
Mu byatangajwe n’ibiro y’umukuru w’igihugu haravugwamo ko bari mu Rwanda mu rwego rwo gushyigikira gahunda yo gukingira COVID-19 hifashishijwe inkingo zatanzwe mu rwego rw’ikiswe COVAX (COVID-19 Vaccines Global Access) Ababa ari umugambi ugamije kugira ngo habeho imikoranire mpuzamahanga mu gusaranganya inkingo za covid-19 mu buryo bungana mu bihugu 200 byo kw’isi.
Ariko abakurikiranira hafi ibibera mu Rwanda muri iyi minsi bahamya ko uru rugendo rutagamije ibijyanye n’inkingo gusa (dore ko hari benshi badashira amakenga iby’izi nkingo) ahubwo Hari byinshi byihishe inyuma birimo urubanza rwa Rusesabagina n’ikimeze nk’akato ibihugu by’amahanga birimo bigenda bishyiramo Perezida Kagame n’ubutegetsi bwe.
Twabibutsa bimwe mu bintu bitandukanye byakubise hasi Leta y’u Rwanda muri iyi minsi mike ishize:
-Leta y’u Rwanda yasabwe n’ibihugu byinshi byo kw’isi kugira ibyo ihindura mu ngendo yayo ku bijyanye no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, icyo gihe byari i Genève mu Busuwisi ku wa 25 Mutarama 2021 mu kizwi nka Universal Periodic Review (UPR) aho ibihugu bigize umuryango w’abibumbye bivuga uko bihagaze, bikanakeburwa, mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu. Muri iyi nama ibihugu byinshi byahagurukiye u Rwanda ku burya butarabaho mu mateka ya vuba aha FPR iri ku butegetsi.
-Inteko ishingamategeko y’Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) yasohoye inyandiko tariki ya 11 Gashyanatare 2021 irimo ko abagize iyi nteko bamaganye ‘ishimutwa n’iyoherezwa’ mu Rwanda ridakurikije amategeko rya Paul Rusesabagina. Abagize inteko ya EU basabye abategetsi b’u Rwanda kugaragaza birambuye kandi bigenzuwe n’abandi “uko Rusesabagina yafashwe akoherezwa i Kigali”. Banasaba “iperereza mpuzamahanga, ryigenga, kandi ryizewe ry’uburyo Rusesabagina yafashwe akoherezwa”. Abagize iyi nteko basabye EU “kugira icyo ihita ikora mu kureba niba ifatwa n’urubanza bya Rusesabagina bikurikije amategeko, n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwe nk’umuturage wa EU”. Mu mwanzuro wabo, aba badepite bamaganye kandi imanza zifite imvo za politiki mu Rwanda, kwibasira abatavugarumwe n’ubutegetsi, no guhamya ibyaha abantu mbere y’urubanza mu nkiko.
-Ku italiki ya 18 Ukuboza 2020, bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, Congress, bo mu mashyaka yombi, Abademokarate n’Abarepubulikani, bandikiye perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, bamusaba ko Paul Rusesabagina afungurwa. Ibaruwa yabo yageze ahagaragara kuwa kabili taliki ya 16 Gashyantare 2021. Iyi baruwa iriho imikono y’abasenateri 14 n’abadepite 21. Mu ibaruwa yabo, barasaba perezida w’u Rwanda kugarukana mu mutekano Paul Rusesabagina muri Leta zunze ubumwe z’Amerika nk’umuntu ufite uburenganzira busesuye bwo kuhatura kandi wabonye umudali w’ikirenga wa gisivili utangwa n’umukuru w’igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika witwa “Presidential Medal of Freedom” kugirango asange umuryango we. Bavuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’ifatwa rya Rusesabagina muri Emira z’Abarabu zunze ubumwe n’ukuntu yajyanywe mu Rwanda byose mu buryo bunyuranyije n’amategeko, agahita ashyirwa mu gifungo cy’akato ka wenyine.
-Urupfu rwa Ambasaderi w’u Butariyani muri Congo rwagaragaje ko amazi atari ya yandi kuko mu gihe abategetsi ba Congo n’ab’u Rwanda (bucece) bashinja FDLR kugira uruhare muri uru rupfu, amahanga n’ibinyamakuru mpuzamahanga byabiteye utwatsi ahubwo humvikana cyane umuvugizi wa FDLR ahakana ndetse anasaba iperereza mpuzamahanga, iki kikaba ari ikintu kidasanzwe mu gihe bisanzwe bizwi ko FDLR kugeza mu minsi ya vuba yakomeje kugirwa urwitwazo mu mabi yose akorwa mu burasirazuba bwa Congo.
Ariko mu gihe urubanza rwa Rusesabagina rugikomeje ndetse n’amahanga akaba ataracururuka benshi biteze ko hashobora kuba byinshi ku buryo byageza no ku bihano mu gihe Leta y’u Rwanda yakomeza kunangira.
Ntawavuga gusa ko ibi bibazo bya Leta y’u Rwanda bishingiye gusa kw’ifatwa rya Rusesabagina kuko hari byinshi bigaragaza ko hariho ubushake mpuzamahanga mu guhindura ubutegetsi mu Rwanda dore ko uretse n’imyaka nyinshi Perezida Kagame amaze ku butegetsi ibyagiye bibeshywa amahanga byinshi bitangiye kugaragara ko ari ibinyoma ndetse kuba Hari n’ababona ko Perezida Kagame adafite ejo hazaza h’igihe kirekira bumva batamushoraho ingufu zabo zishobora kubahombera.
Uyu murongo wo kwamagana Leta y’u Rwanda mu gisa nko kuyambika ubusa muri iki kibazo cya Rusesabagina cyanazamuraga ibindi bibazo bijyanye n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ubwisanzure wafashwe na byinshi mu binyamakuru bikomeye kw’si ndetse na benshi mu bavuga rikijyana cyane cyane abari basanzwe babona Perezida Kagame k’icyitegererezo muri Afrika.
Leta y’u Rwanda yabyitwayemo gute?
Mu guhangana n’ibi bibazo Perezida Kagame na Leta ye bakoze ibikorwa byinshi bitandukanye twavuga ko byabimburiwe n’uwahoze ari Perezida w’ubufaransa ubu uri mu nkiko, Nicolas Sarkozy wafatiye ibiruhuko mu Rwanda mu buryo bumeze nk’ibanga rikomeye, ariko hari abashidikanya ko yaba yaragenzwaga n’ibiruhuko gusa mu gihe azwi kuba Umwe mu bajyanama ba Perezida Kagame.

Leta y’u Rwanda ikoresheje ibinyamakuru byo mu Bufaransa Jeune Afrique na Libération basoboye inyandiko ndende zigerageza gusobanura ko umunyedini Constatin Niyomwungere ari we wafatishije Paul Rusesabagina ku gatwe k’iwe mu mayeri atabifashijwe na Leta y’u Rwanda.

Hakurikiyeho ikiganiro cya Perezida Kagame n’umunyamakuru Richard Quest wa Televiziyo mpuzamahanga y’abanyamerika CNN, aho yihanukiriye akemeza ko we yifitiye demokarasi ye itandukanye ngo n’iy’uko abanyaburayi n’Amerika bayibona. Yagerageje kandi gusobanura ko nta ruhare Leta y’u Rwanda yagize mu ifatwa rya Rusesabagina.

Mu kugerageza kwigarurira itangazamakuru mpuzamahanga Ministre w’ubutabera Johnston Busingye yagiye kuri Televiziyo mpuzamahanga Al Jazeera aho yikojeje isoni karahava imbere y’umunyamakuru Marc Lamont Hill yemera ko Leta y’u Rwanda ari yo yishyuye indege yakoreshejwe mu gushimuta Rusesabagina, si ibyo gusa kuko yanibeshye akoherereza Televiziyo Al Jazeera ikiganiro yagiranaga n’abajyanama be barimo Terence Fane-Saunders washinze ikigo gishinzwe kunogereza isura (Public Relations) cyo mu Bwongereza kitwa Chelgate

Leta y’u Rwanda ntabwo yicaye kuko yahise yitabaza umunyamakuru Joshua Hammer asohora inyandiko mu kinyamakuru The New York Times akandika inyandiko tutatandukanya cyane n’izandikwa n’ibinyamakuru nka Rushyashya cyangwa n’abantu nka Tom Ndahiro. Uyu munyamakuru wageragezaga guhindanya Rusesabagina ari nako anogereza Perezida Kagame n’ubutegetsi bwe si ubwa mbere agaragaye mu kibazo cy’u Rwanda kuko mu 1994 mu gihe byacikaka mu Rwanda aho yari avuye gutara amakuru yagaragaye mu itangazamakuru mpuzamahanga yemeza ko uruhande rwa Leta y’u Rwanda y’icyo gihe ari rwo rwicaga gusa naho FPR yo ngo ikaba abere.

Hakurikiye urugendo rw’umuherwe Lord Evgeny Lebedev ufite ikigo cy’ishoramari kitwa Lebedev Holdings Limited kirimo ibindi bigo binyuranye birimo n’ibinyamakuru The Independent na Evening Standard biri mu bikomeye mu Bwongereza. Mu kiganiro yagiranye na Perezida Kagame hashyizwe umukono ku masezerano yinjiza u Rwanda muri The Giants Club, ihuriro rishinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Nyuma y’iki kiganiro uyu muherwe yanditse inyandiko yacishije mu binyamakuru bye The Independent na Evening Standard aho Perezida Kagame yemeje ko hari Abahutu benshi bapfuye ariko ko batazize icyo bari cyo nk’uko Abatutsi bishwe muri Jenoside, ibi bikaba byarafashwe nk’intambwe ikomeye yanatumye bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda batangaza byinshi basaba ko hanashyirwaho umunsi wo kwibuka Abahutu bishwe.
Mu by’ukuri urugendo rw’uyu muherwe Lord Evgeny Lebedev abakurikiye amateka ye bemeza ko afite inshuti nyinshi zikomeye zirimo Ministre w’intebe w’ubwongereza Boris Johnson ndetse na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin. Rero kwiyegereza uyu muherwe kwa Perezida Kagame abasesengura basanga ari amayeri yo kwiyegereza igihugu cy’u Burusiya no kugira ijambo ku buryo bworoshye mu binyamakuru bikomeye no mu bavuga rikijyana bashya mu gihe nk’iki cy’amajye dore ko abo asanzwe afite agenda abatakaza.

Mu gusoza twagaruka ku ruzinduko rwa Charles Michel uyobora Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo aba bombi akaba ari abantu bayobora imiryango ikomeye kandi bakaba bari mu bavuga rikijyana bashobora ku buryo mu bihe nk’ibi bakenewe cyane n’ubutegetsi bw’u Rwanda.
Charles Michel wahoze ari Ministre w’intebe w’ububiligi akaba n’umuhungu wa Louis Michel nawe wigeze kuba Ministre w’intebe mu Bubiligi w’inshuti ya Perezida Kagame bizwi gukora uruzinduko mu Rwanda muri iki gihe twirengagije inyungu zindi ziri mu mugambi COVAX (tuzasesengura mu yindi nyandiko) twavuga ko ikimugenza kindi kandi cy’ingenzi ari ugusigasira inyungu zaba zishobora kwangirika mu gihe Perezida Kagame atakaza imbaraga ku buryo bugaragara mu rwego mpuzamahanga.
Nk’umubiligi Charles Michel akaba azi ko mugenzi we w’umubiligi Paul Rusesabagina ari mu maboko ya Kagame kandi byinshi mu bibazo bimereye nabi ubutegetsi bwa Kagame bishingiye ku ishimutwa rya Rusesabagina bigaragare ko urugendo rwe rugamije kuvana Kagame kw’izima ngo arekure Rusesabagina bityo ibibazo arimo bishobore kugabanuka ubukana, ariko rero na Perezida Kagame ntashobora kurekura Rusesabagina nta nyungu abikuyemo cyangwa atijejwe ko iyi nkubiri izahagarikwa.
Mu gusoza iyi nyandiko uwavuga ko kwemera ikingira rya Covid-19 rya vuba na vuba mu Rwanda kandi rihagarikiwe n’abayobozi nk’aba bakomeye kw’isi nka Charles Michel na Louise Mushikiwabo bishobora kuba bihishe gahunda ya mpa nguhe hagati ya ba mpatse ibihugu n’ibigo byabo bikora imiti n’inkingo n’ubutegetsi bwa Perezida Kagame busa nk’uburimo gusambagurika bukaba bukeneye icyabuhembura.
Uko Umucamanza yategetse ifungwa ry’Umunyamakuru Nkusi Uwimana Agnès (amajwi)
Yanditswe na Frank Steven Ruta
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Werurwe 2021, ubwo ku Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo hasomerwaga umwanzuro w’Urukiko ku rubanza rwa Idamange Irtamugwiza Yvonne, umucamanza yahagaritse gato kurusoma, ategeka ifungwa ry’ako kanya ry’umunyamakuru Nkusi Uwimana Agnès.
Ubwo Umucamanza yari hafi kugera ku mwanzuro w’isomwa ry’umwanzuro w’urubanza, yahamagaye umunyamakuru Agnès Uwimana Nkusi, amubaza impamvu ari gufata amajwi kandi urukiko rwabibujije. Agnès yabanje kubihakana, umucamanza amubwira ko nasangamo ikintu kijyanye n’urubanza atari bumusubize telefone.
Yamusabye gutanga akajambo-banga/ password, Agnès azamuka aho inteko yicaye, agifata telefone umushinjacyaha aravuga ngo arimo kubisiba. Agnès we yabihakanye, umucamanza ntiyazuyaza ahita ahamagaza umupolisi waje gutwara Agnès.
Umucamanza yahise kandi ategeka umushinjacyaha gukora dosiye ikazashyikirizwa urukiko, anongeraho ko ari we ubwe uzamurega.
N’ubwo umucamanza yasabye gukurikirana umunyamakuru Agnès, haracyariho amahirwe yo kudafungwa kwe, mu gihe umucamanza yakwisubiraho ntaregere icyatumye ategeka itabwa rye muri yombi. Icyo gihe nta dosiye ubushinjacyaha bwakora, kuko nta kirego cyaba cyatanzwe.
Nkusi Uwimana Agnès yasohokanywe n’umupolisi wagiye kumufungira aho izindi mfungwa zivuye muri kasho ziba zitegerereje kubonana n’umucamanza.
Niba Umucamanza azakomeza ikirego akakizamura, cyangwa niba Agnès aribuganirizwe akadohorerwa, tubihanze amaso.
Urubanza rwa Idamange rurimo umutekano ukomeye, ubwo rwatangiraga mu cyumweu gishize, Urukiko rw’Ikirenga rwohereje Umuvugizi w’Inkiko Harrison Mutabazi kuba ubwe ari we uza guha gasopo abanyamakuru ngo badahirahira bafata amajwi n’amashusho (Video). N’ubwo abanyamakuru basabye kubifata nk’ibyo kwifashisha bandika inkuru zabo ariko badatangaje ayo majwi na za Video, uyu munsi bwo ntibyari binemewe na gato.
Hari impungenge ko igihe kizagera urubanza rukaba rwashyirwa mu muhezo, kuko bigaragara ko Leta idashaka ko ibiruberamo bijya ku karubanda.
Urubanza rwa Idamange rukurikiranwa hejuru ya 90% n’abanyamakuru b’ingeri zinyuranye, hakabonekamo n’abandi bantu bake batamenyekana, bikekwa ko ari ba maneko baba bari kugenzura abanyamakuru ko bafata majwi, banarebuzwa ibyo bakora, kuko baba bacunzwe nk’abanyeshuri bari mu kizami.
Mwakumva amajwi hano hasi:
.
.
IDAMANGE AJURIRIYE IGIFUNGO CY’IMINSI 30 Y’AGATEGANYO (Amajwi)
Yanditswe na Frank Steven Ruta
Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo i Kibagabaga rwasomye uyu munsi ku wa kabiri tariki ya 09 Werurwe 2021 umwanzuro warwo ku rubanza ubushinjacyaha buregamo Madamu Idamange Iryamugwiza Yvonne.
Ubwo aheruka kwitaba urukiko ku nshuro ya mbere kuri uyu wa kane tariki ya 4 Werurwe 2021, Idamange aburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, aho yasabaga Urukiko ko rwamurekura agasubira mu be. Icyo gihe Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko hari impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho icyaha kandi ko hari impungenge ko arekuwe yakomeza gukora icyaha akaba yanatoroka ubutabera.
Idamange Iryamugwiza Yvonne yari yaragaragaje ko nta perereza rigikenewe ku buryo yaburana afunzwe ngo wenda ataribangamira, avuga ko ibyagendeweho byose ngo ashinjwe ibyaha bigihari ko nta kizavaho (aha yashingiraga kuri Video ze zafashwe n’ubushinjacyaha nk’izakorewemo ibyaha.)

Umwanzuro w’umucamanza wabaye kwemeza ko hari impamvu zikomeye zituma Idamange akekwaho bimwe mu byaha akurikiranyweho, kandi ko ibyo byaha bikomeye, bityo akaba agomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje.
Idamange utari wagize ijambo na rimwe avuga kuko yakurikiye umwanzuro w’isomwa ry’urubanza atuje ahagararanye n’umwunganizi we mu by’amategeko Me Gashema Félicien, yahise asaba ijambo. Akirihabwa Idamange yavuze ko ajuririye icyemezo cy’umucamanaza, urukiko rutegekwa ko byandikwa bityo.
Tega amatwi uko umucamanza yatangaje imyanzuro:
.
.
Rwanda: Urubanza rw’Abaregwa Gushaka Gucikisha Nyakwigendera Kizito Mihigo Rwasubitswe
Umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Kigali mu Rwanda yasubitse urubanza rw’abagabo batatu baregwa muri dosiye yo gushaka gutorotsa umuhanzi Nyakwigendera Kizito Mihigo. Ubwanditsi bw’urukiko bwabwiye Ijwi ry’Amerika ko abakozi b’urukiko bose bagomba kubanza kujya kwikingiza icyorezo COVID-19.
Isubikwa ry’uru rubanza Ijwi ry’Amerika ryarimenyeshejwe n’ubwanditsi bw’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge tukihagera. Ubwanditsi bwatubwiye ko nta rubanza na rumwe ruburanishwa kuri uyu wa Kabiri kubera ko abakozi b’urukiko bose bagiye kwikingiza icyorezo COVID-19.
Abaregwa muri dosiye yarimo umuhanzi w’icyamamare nyakwigendera Kizito Mihigo kugeza ubu ni abagabo batatu. Ku isonga harimo Bwana Jean Bosco Nkundimana wari umukozi wo mu rugo wa Kizito Mihigo. Hari kandi Bwana Joel Ngayabahiga na mugenzi we Bwana Innocent Harerimana.
Baregwa ibyaha byo gutanga indonke cyangwa ruswa n’ubwinjiracyaha ku cyaha cyo kwambutsa no kwambukira ahantu hatemewe.
Mu gihe uru rubanza rutaraburanishwa mu mizi yarwo, Ijwi ry’Amerika ryabonye amakuru ku byerekeye buri umwe n’uruhare akurikiranyweho muri uru rubanza. Uhereye kuri Jean Bosco Nkundimana aregwa ko kuva mu kwezi kwa Mbere 2020 Kizito Mihigo yamwinjije mu mugambi wo kumushakira amakuru yo kwambuka umupaka ajya mu gihugu cy’Uburundi. Uyu wari Umukozi wo mu rugo wa Kizito Mihigo, ubushinjacyaha buvuga ko yabyemeye kuko yari yizeye ko bishoboka nk’umuntu uvuka i Nyaruguru hegereye Uburundi.
Avugwaho ko muri uko kwezi yatashye ubukwe iwabo I Nyaruguru abonana na Joel Ngayabahiga amusaba kubashakira amakuru y’uburyo bwo gutorotsa Kizito Mihigo. Mu kirego cyabwo Ubushinjacyaha buvuga ko Ngayabahiga ari mukuru wa Nkundimana kubw’amasano ya hafi bafitanye kuko ba nyina bavukana.
Nkundimana aregwa ko yavuye i Nyaruguru yizeza Kizito ko yamuboneye umuntu wo kuzamwambutsa ni ko gutangira imyiteguro bashaka imodoka. Amakuru twabonye avuga ko uwitwa Innocent Harerimana ari we Kizito Mihigo yabonye nk’umushoferi ubavana i Kanombe mu mujyi wa Kigali aberekeza ku mupaka w’u Rwanda n’Uburundi.
Harerimana bivugwa ko atari afite imodoka biba ngombwa kuyishaka abona iyo mu bwoko bwa Toyota RAV4 ifite pulaki RAB 981G. Uyu avugwaho ubucuti na Mihigo bukomoka ku mibanire bagiranye muri gereza ya Mageragere bari bafungiwemo. Ubushinjacyaha buvuga ko Kizito Mihigo yigishaga Harerima gucuranga.
Buvuga ko mbere y’uko Kizito Mihigo, Nkundimana na Harerimana bahaguruka mu mujyi wa Kigali, Ngayabahiga wagombaga kubambutsa yababwiye ko nta mafaranga yari afite yo kumugeza ho bagombaga guhurira. Nyakwigendera Kizito Mihigo ngo yahaye uwari umukozi we amafaranga ibihumbi 18000 ngo ayoherereze mukuru we Ngayabahiga mu buryo bwa MTN Mobile money bazahurire ku gasantire ka Ndago.
Kizito na bagenzi be babiri baregwa ko bageze muri Nyaruguru uwagombaga kubambutsa ababwira ko bitaba byiza kuko bwari bwije abagira inama yo kurara I Kibeho kuko urugendo rutari gukomeza iryo joro. Amakuru twabonye akomeza avuga ko ahagana saa kumi zo mu rukerera ku itariki ya 13/02/2020 Kizito Mihigo na bagenzi be berekeje ku mupaka w’u Rwanda n’Uburundi. Mu rugendo rwabo basatira umupaka uhuza ibihugu byombi, Ngayabahiga ngo yabasabye ko bagenda n’amaguru kuko bari basigaje urugendo rugufi. Umushoferi we ngo yahise ahindukiza imodoka asubira i Kigali.
Bageze hafi y’umupaka butangiye gucya Kizito Mihigo ngo yababwiye ko azwi n’abantu benshi atifuzaga ko bamubona. Mu kirego harimo ko we n’uwari umukozi we babanje kwihisha mu gashyamba naho Ngayabahiga abanza kureba niba nta kibazo bashobora kuhagirira abaturage bahita bamufata bamuhata ibibazo ku bo babonaga bihishe mu ishyamba.
Mu babafashe havugwamo umuyobozi w’isibo witwa James Baziyaremye. Bivugwa ko Kizito Mihigo na bagenzi be bashatse guha abo baturage ruswa ariko barayanga babashyikiriza inzego z’umutekano.
Kuva ubwo inkuru yahise ikwira hose uhereye ku mbuga nkoranyambaga ko Umuhanzi Kizito Mihigo yafatiwe i Ruheru agerageza gutoroka igihugu yerekeza mu Burundi. Kizito Mihigo ufatwa nk’izingiro ry’uru rubanza ku itariki ya 17/02 ni bwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo ko yapfuye yiyahuriye muri Kasho ya polsi aho yari afungiwe I Remera mu Mujyi wa Kigali. Ni inkuru kugeza na magingo aya itaravugwaho rumwe. Ubutegetsi bw’u Rwanda buvuga ko yiyahuye mu gihe abatavuga rumwe na bwo bo bemeza ko yapfuye ahotowe.
Kuri uyu wa Mbere imiryango iharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu hirya no hino ku isi irimo Human Rights Watch na Amnesty International yandikiye umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza Common Wealth isaba ko hakorwa iperereza yita “Iryigenga “ ku cyahitanye umuhanzi Kizito Mihigo.
Ubwo twateguraga iyi nkuru ntitwari twakamenye itariki uru rubanza rwimuriweho, twazayimenya tukazakurikirana urubanza mu mizi yarwo
Louise Uwacu ati: impinduka nitebuke abategarugori bahabwe agaciro bakwiye mu Rwanda
RWANDA: ABANTU BARAKINGIRWA KU GAHATO
Yanditswe na RUGEMINTWAZA Erasme
Gutanga urukingo rwa COVID-19, ku byiciro byihariye byaratangiye mu Rwanda. Ariko gukingira birakorwa ku gahato ku mpamvu abantu bakomeje kwibaza. Izo mpamvu zaba ari izihe? Zihishe iki?
Nibyo koko mu Rwanda batangiye gukingira indwara ya Koronavirusi ku byiciro binyuranye by’abantu bivugwa ko biba biri mu makuba akomeye yo kwandura kurusha abandi. Muri ibyo byiciro harimo abarimu.
Mu mujyi wa Kigali igikorwa cyo gukingira abarimu cyatangiye tariki ya 06/03/2021. Nk’uko bitangazwa n’abo banyabwenge, urukingo rurimo gutangwa rwa AstraZeneca ni urukingo rwakomeje kunengwa cyane ubushobozi bwo gukingira ibimenyetso byoroheje, ku buryo igihugu cy’Afurika y’Epfo cyo cyahagaritse gukoresha urwo rukingo.
Ku itariki ya 07/03/2021, nakugereye kuri Kigali Arena, aho abarimu bo mu Mujyi wa Kigali bakingiriwe, nganira na bamwe. Ku mbuga z’iyi nzu y’imikino, wumvaga abarimu bijujuta banenga uburyo bategetswe kuza kwikingiza no ku buryo batumiwemo hutihuti. Abo twaganiriye bambwiye ko baje gukingirwa kubera agahato bashyizweho no gutinya gutakaza akazi; ibintu bavuga ko ari nk’agakino Leta y’u Rwanda irimo gukina.
Umwarimu umwe yambwiye ati “Kuki abayobozi b’Igihugu cyacu, bahora batubwira ko umuyobozi mwiza ari utanga urugero, badatanga urwo rugero rwiza bagafata urukingo? Biragaragara ko nabo batizeye izi nkingo, ko kandi bafite amabanga akomeye kuko izi nkingo zakomeje kuvugwaho byinshi. Kuki nka minisitri ushinzwe uburezi n’abandi bagize guverinoma badatanga urugero ngo bakingirwe, bivugwe ku maradiyo, bigaragarazwe kuri televiziyo?” Yashoje avuga ko imyitwarire y’abayobozi muri iki gikorwa cyo gukingira inengwa, ko ndetse aribo baca intege abaturage basanzwe.
Undi mwarimu we yavuze yinuba cyane abayobozi b’Ikigo yigishamo, aho avuga ati “ Njye rwose nabonye ubutumwa bwanditse bw’ikubagahu, noherejwe n’ushinzwe amasomo, bumbwira ngo vuba na bwangu ntegetswe kujya kwikingiza COVID-19 kuri Kigali Arena. Nabwiye uwo muyobozi wanjye ko ntaboneka. Ibyakurikiyeho byabaye ibyo kunshyiraho agahato ko kujyayo. Nageze aho noneho mubwira ko kwikingiza ari ikibazo kireba ubuzima bwanjye ko nta mpamvu yo kumpatira kujya gukingirwa. Uwo muyobozi yambwiye ko nta mahitamo mfite, ko nintajya kwikingiza, ntazongera kwinjira mu Kigo ayobora. Nagiyeyo, ngira ngo ntatakaza umugati, ariko nasanze aha kuri Kigali Arena abantu mbarwa. Narakimiranye, ntaha ntarufashe cyane ko n’uwo muyobozi waduhuruzaga aduhatira kwikingiza, namutegereje ngo ndebe ko aza, ntiyahageze; nageze ubwo muhamagara yanga kunyitaba!”
Iyo usesenguye ibiri kuba muri iri kingira mu Rwanda, usanga gukingira Covid-19, atari igikorwa Leta yashyizemo imbaraga ku mpamvu z’ineza n’imibereho myiza y’abaturage ahubwo cyabaye igikorwa cya politiki n’icy’ubucuruzi byo mu rwego rwo hejuru.
Leta y’u Rwanda, muri iki gihe yashyizwe mu bihugu byica abantu, kubarigisa, no kubakorera iyicarubozo, nta kindi ishyize imbere uretse inama mpuzamahanga y’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM: Commonwealth Heads Of Government Meeting)), iteganyijwe uzaba mu kwezi kwa Kamena 2021, inama Leta ya Kagame itegereje cyane kuko izaba ije gutera Leta y’u Rwanda icyuhagiro no kuyisiga amavuta ku byaha bikomeye byo kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu ikomeje gukora; bityo rero kwigaragaza ko nk’urwitaye neza ku buzima bw’abaturage ni iturufu ryo gusibanganya ibimenyetso by’ibikomere Leta itera abaturage bayo.
Iyo nama kandi ni umwanya ukomeye ku bucuruzi bwa Kagame Paul n’umuhungu we Cyomoro Ivan ufite isoko ryo gutwara abayobozi bakuru bose bagendereye igihugu. Ni iturufu ry’ubukererugendo bw’u Rwanda tuzi ko byaba sosiyete zitwara bamukerarugendo, byaba amahoteri akomeye, ibyinshi ari ibya Kagame na FPR. Kuri Kagame n’ubwo abaturage babatera urukingo rutizewe, ntacyo bimubwiye bipfa gutuma isura ye n’ubucuruzi bwe bisagamba.
Aya maturufu ya politiki rero n’ubucuruzi bya Kagame nibyo birimo gutuma abantu bakingirwa ku gahato, bamwe bagashyirwaho n’igitutu cyo gutakaza akazi, baramutse batikingije, nyamara bagasinyishwa amasezerano ngo yo kwikingiza ku bushake!
Imibare itangwa na Ministeri y’ubuzima yavugaga ko ramazze gukingirwa abarenga 200.000 mu minsi 4 gusa.
Imiryango 37 irasaba abategetsi ba Commonwealth gusaba u Rwanda iperereza ryigenga ku Urupfu rwa Kizito

Imiryango 37 itegamiye kuri leta y’ahatandukanye ku isi yasabye abategetsi b’ibihugu bya Commonwealth gusaba leta y’u Rwanda kwemera ko haba “iperereza ryigenga, kandi ritabogamye” ku rupfu rwa Kizito Mihigo.
Iyi miryango ivuga ko isaba ibi uyu munsi (tariki 08 – 03 – 2021) hizihizwa “Commonwealth Day” kandi abo bategetsi bitegura guhurira i Kigali mu kwezi kwa gatandatu.
Mu kwezi kwa kabiri 2020 urwego rushinzwe iperereza ku byaha (RIB) rwatangaje ko Kizito Mihigo – umwe mu bahanzi bari bakunzwe cyane mu Rwanda – yapfuye ari muri cachot ya polisi i Kigali.
Abategetsi ku ruhande rw’u Rwanda bagiye batangaza ko leta ishoboye gukora iperereza kuri urwo rupfu, ndetse leta yatangaje ibyarivuyemo.
Ibaruwa y’iyi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu irimo iyo muri Australia, Bangladesh, Ethiopia, Kenya, Maldives, America n’iyindi, ivuga ko “hari impamvu zo gushidikanya ibyavuzwe” na leta.
Ivuga ko “abatavugarumwe na leta bahunze n’abandi bayinenga, kenshi bagiye bibasirwa”, kandi ko mu myaka ya vuba hari “ababuriwe irengero n’abasanzwe bapfuye mu buryo budasobanutse”.
Iyi miryango inenga ko mbere y’uko haba iperereza, uwari umuvugizi wa RIB “Marie Michelle Umuhoza yabwiye ibinyamakuru ko Kizito Mihigo yiyahuye akoresheje amashuka”.
Ntiyemera ibyavuzwe na polisi
Mu mpera z’ukwezi kwa kabiri 2020 ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasohoye itangazo ry’ibyavuye mu iperereza, byemeza ko Kizito Mihigo yapfuye yiyahuye.
Ubushinjacyaha bwavuze ko “…rigaragaza ko umurambo wa Bwana Kizito Mihigo wasanzwe umanitse kuri grillage y’idirishya ry’icyumba yari afungiyemo, uhambiriye mu ijosi n’umugozi ukozwe mu gice cy’ishuka yiyorosaga.”
Iryo tangazo rikomeza rigira riti; “bityo [ubushinjacyaha] bugasanga nta kurikiranacyaha ryabaho kuri urwo rupfu.”
Mu kwezi gushize, Delphine Uwituze ukuriye ishyirahamwe Kizito Mihigo pour la Paix (KMP), uvuga ko ari mu bamugezeho bwa nyuma mbere y’uko apfa, yabwiye BBC ati:
“Kizito ni umuntu wakundaga ubuzima, kandi si ubwa mbere yari ahuye n’ibibazo, ndabivuga nk’uwamugezeho mu banyuma, si umuntu wari ufite ibitekerezo byo kwiyahura. Sinemera rero ibyo polisi yatangaje ko yiyahuye”.
Mu kwizihiza “Commonwealth Day”, Patricia Scotland umunyamabanga mukuru w’uyu muryango yavuze ko “…ufite ubushake bwo kumenya neza ko uburenganzira bwa muntu bwubahirijwe ku baturage bose muri uyu muryango, kandi amahame ya demokarasi n’ubutegetsi bwubahiriza itegeko bishyirwa imbere”.
Umwamikazi Elizabeth II ukuriye Commonwealth we yavuze ko “…imibanire n’abandi bagize Commonwealth izakomeza kuba ingenzi mu gihe turi gushakisha ejo hazaza heza kandi harambye kuri twese”.
ESE AHO “VISIT RWANDA” KU MYAMBARO YA ARSENAL YABA IKIRI AMASEZERANO NTA MAKEMWA MU GUSHIKA BA MUKERARUGENDO?
Yanditswe Albert MUSHABIZI
Iri hurizo ni umutwe w’inkuru tugenekereje mu Kinyarwanda, ikaba yaranditswe mu kinyamakuru “The Guardian,” kuwa 5 Werurwe 2021 na Barney RONAY. Mu mwimerere wayo iragira iti : “Does Arsenal’s Visit Rwanda shirtsleeve deal remain a ‘compelling fit’ ?” Ukaba wayisomera ku mushumi ukurikira https://www.theguardian.com/football/blog/2021/mar/05/arsenal-visit-rwanda-shirtsleeve-deal-david-luiz
Iyi nkuru itangira ishidikanya kuri David LUIZ, umukinnyi w’icyamamare wa Arsenal, wari wahigiye kuzakangurira benshi kuza kugirira ibiruhuko mu Rwanda; uko gushidikanya gushingiye ko isura mbi y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga, mu bihe bya none, ikomeza kugira inzozi z’uyu mushinga izo gukemangwa !
Nawe se !? –uwo ni umunyamakuru ushidikanya mu kumiro kenshi-; mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka ibiro bishinzwe amahanga –mu gihugu cye cy’u Bwongereza- byihanangirije u Rwanda kwisubiraho ku birego byo guhotorera abanyagihugu muri za gasho (amabohero) zitandukanye, gushimuta abanyagihugu, no kubakorera iyicarubozo ! Ibirego biregwa Guverinoma y’u Rwanda ubwayo! Mu mezi atandatu ashize kandi iki gihugu ni nacyo cyashimuse Paul RUSESABAGINA, umuyobozi wa Hotel, uzwi cyane muri filimu “Hotel Rwanda,” wakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu kurokora abantu muri Jenoside y’1994; mu mugambi wo kumutoteza mu rubanza umuryango we ugereranya n’urukozasoni ku birego by’iterabwoba !
Iki ni nacyo gihugu kandi -umunyamakuru arakomeza mu kumiro kenshi-, mu mwaka umwe mbere y’ibyo, cyari cyatemberewe na David LUIZ, mu kiruhuko cy’ubukerarugendo mu buryo buhenze cyane; bwakozwe mu buryo bwo kumurika icyo Vinai VENKATESHAM, ushinzwe ubucuruzi muri Arsenal, yise “amasezerano nta makemwa mu gushika ba mukerarugendo” hagati y’ikipe ya Arsenal n’igihugu kirangwa n’ “ubuzima buhora ku nkeke, iterabwoba n’impfu zidasanzwe,” nk’uko bihamywa n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wa “Human Rights Watch.”
Yewe ntawarubara ! Ibidahuye byo ni ibi ! – ni umunyamakuru ucyumiwe- Irebere nawe video y’uko David LUIZ yatambagiyee ! (yirebere kuri uyu mushumi https://www.youtube.com/watch?v=wgBI4ur519A ) Nguwo arashinjagira mu cyanya cy’ingagi, nguwo ahoza umwana urira, nguwo yizihiwe mu mwambaro wa Arsenal watohejwe n’urume rw’ishyamba! Maze niko guhiga ko agiye gukangurira inshuti ze kuza kugirira ibiruhuko mu Rwanda!
Uko byaba kose amasezerano yo gutera inkunga arsenal, ngo yamamaze ikangurira ba mukerarugendo gusura u Rwanda yanenzwe na benshi, ubwo yari agitangazwa muri Gicurasi 2018; bitabujije ko hari n,abayamaganye ku mugaragaro. Gutera inkunga kw’igihugu cy’u Rwanda ku ikipi nka Arsenal, iri muzikize cyane ku isi, byagaragaye nko kwisumbukuruza no gusesagura umutungo cyane, kubera ibibazo by’ubukene abanyagihugu bigaraguramo. Umusaruro wa ririya yamamaza naryo wakemanzwe na benshi, ko ntaho wahurira n’ibifaranga byasesaguwe kuri Arsenal. None inkuru ibaye impamo, isura mbi y’u Rwanda mu minsi ya none ibihumije ku murari; n’ubwo rwose na mbere bigitangira byagaragaraga ko byari ugusesagura gusa. Bikaba rero bikekwa ko iki gikorwa cyaba cyari kigamije, kugabira iyi kipe ibarirwa mu zikungahaye ku isi ibifaranga, byagakemuye ibibazo byinshi byuzuye mu gihugu; ku mpamvu zo gushimisha Prezida KAGAME ugaragarwaho umurengwe w’inkirabuheri, na cyane ko iyi kipe ariyo yikundira akanayifana. Prezida KAGAME, rero umuherwe (w’inkirabuheri) ajya anagaragara iyo muri za stade mu Bwongereza, yagiye kwirebera imikino isoza amarushanwa iyo kipe iba yabashije gushyikaho; igikorwa nacyo gifatwa nko kurengwa mu byagafashije rubanda igowe, kubera ko urugendo rw’umukuru w’igihugu rugendaho byinshi cyane, tubaze ibigenda ku ndege, abamurindira umutekano, abamugaragira, amacumbi, amafunguro…
Nk’uko umunyamakuru akomeza abiduhamiriza, muri iyi myaka ya vuba, ugusesagura ibifaranga mu makipe y’umupira w’amaguru akomeye ku isi, byakunze kuba ingeso y’ibihugu bikungahaye; mu nyungu gusa zo kwigaragaza mu ruhando mpuzamahanga ko ari ibihangange! Ikidasanzwe ku Rwanda, ni uko byabaye nka birya bya “ngendo y’undi iravuna”; bikaba bitumvikana icyo u Rwanda rwashyaga rwarura, mu gusesagurira miliyoni 30 z’amapawundi akoreshwa mu Bwongereza, asaga 42,400,000,000 (miliyari 42 na miliyoni 400) z’amanyarwanda, kuri imwe mu makipi akungahaye ku isi, mu gihe Abanyarwanda bazahajwe n’ibibazo bitagira ingano, bishingiye ku bukene bukabije bw’igihugu.
Hariho ibintu bibiri rero byatumye iyi nkuru y’isesagura ry’igihugu gikennye, yongera igahabwa urw’amenyo muri ino minsi ! Hitezwe ko amasezerano y’isesagura yakavuguruwe mu gihe cy’Icyi ryimirije imbere; na none kandi, isura mbi y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga, mu minsi ya none, ikaba ishishikaje kandi ikurikiranirwa hafi !
Michela WRONG ni umwanditsi akaba n’umunyamakuru wakunze kwandika no gutara inkuru ku Rwanda kuva mu bihe bya Jenoside. Igitabo cye ku butegetsi bw’imyaka 21 bwa Prezida KAGAME, yise :”Do Not Disturb: The story of a political murder and an African regime gone bad” Ugenekereje mu Kinyarwanda, “Turahuze: inkuru ya politiki y’ihotora n’ingoma nyafrika yaranzwe n’ikibi !” Iki gitabo kikaba giteganyijwe kujya ku mugaragaro muri uku kwezi kwa Mata gutaha. Twibukiranye ko “Turahuze/Do not Disturb” umwanditsi yakoresheje mu izina ry’iki gitabo, ari ijambo abatumwe na Prezida KAGAME guhotora Colonel Patrick KAREGEYA utaravugaga rumwe na Leta, bucya ari ku munsi wa mbere w’Ubunani bw’2014 basize bometse ku rugi rw’icyumba cy’ihoteri, bari bahuriyemo muri Afrika y’epfo, mu rwego rwo kuyobya uburari, no kurangaza abakozi ba Hotel, bashoboraga gukenera kujya gukora amasuku mu cyumba, maze bakavumbura hakiri kare amahano yagikorewemo !
U Rwanda rwakomeje kurangwa n’ibikorwa bya kinyamaswa byo guhohotera uburenganzira bw’ikiremwamuntu; ariko bitangira kuba akabonabose guhera za 2018. Nk’uko uwo mwanditsi w’ibitabo abivuga, igitugu, ubukene, kwiba amatora n’ayandi mabi menshi akorwa n’ingoma ya Prezida KAGAME ntibikiri inkuru nshya ku uwo ari we wese ku isi, ahubwo inkuru yabaye kimomo ! Ikirusha ibindi kuba amahano, ni ihiga bukware, ishimutwa n’ihotora ry’abatavuga rumwe na Leta, babasanga mu mahanga iyo bahungiye iyo Leta.
Ubu buryo buzwi nk’ “igitugu cyambuka imipaka y’igihugu” niyo ngingo y’ingenzi mu gitabo cya WRONG; aho yerekana uko Leta y’u Rwanda icecekeshereza abatavuga rumwe nayo mu mahanga, yifashishije inzego zayo z’ibanga mu mugendo umwe n’uwa MOSSAD (ya Israyeli) na STASI (y’icyahoze ari u Budage bw’u Burasirazuba). Goverinoma ikorera mu kwaha kwa Prezida KAGAME, wari ukuriye ingabo zafashe igihugu nyuma ya Jenoside, yongeye kwitoza manda ya gatatu mu 2017, yiba amatora kugeza ku gutsindira ku bwiganze bwa 99%! Yiyambitse isura y’ihogoza mu ruhando mpuzamahanga, abifashijwemo na ba Tony BLAIR, Bill CLINTON…; yakunze kandi guhora yandika ku rukuta rwe rwa TWITTER, amagambo y’impaka z’abafana, mu minsi ya nyuma y’umutoza wa Arsenal, Arsene WENGER, aha rero akaba yarabarirwaga mu gice cy’abafana bifuzaga ko uwo mutoza yirukanwa !
“Ntekereza ko muri ibi bihe KAGAME ari kabutindi ,” uko niko WRONG abyivugira ! “Azakomeza abe hariya kugeza apfuye, kubera ko atibonamo abamusimbura, abasangirangendo be bose kuva agera ku butegetsi, abo atishe yarabafunze !”
Ni gute ibyo byaba bidahabanye n’urugendo, rugamije iyamamaza n’ishyigikira, rwa David LUIZ kurinda kugera no mu ngoro y’umukuru w’igihugu, aho bakoranye mu biganza, bagurana impano z’imipira yo kwambara yanditseho amazina ya buri umwe ? Cyangwa se ni gute, amagambo ashimagiza u Rwanda nk’igihugu kirangaje ibindi mu kuvugurura Africa, aboneka ku rubuga rwa internet rw’ikipe ya Arsenal, atayiha isura mbi !
Ikipe ya Arsenal ntishaka kugira icyo itangaza kucyitezwe ku masezerano yenda kurangiza igihe; umuvugizi w’ikipe yabwiye “The Guardian”, ko batajya bavuga ku masezerano y’ubucuruzi bagirana n’abafatanyabikorwa, gusa agaragaza ko ikipe ye yishimiye uko ibintu byagiye bigenda kuva mu 2018 batangira ayo masezerano. Nyamara kuri Arsenal, kutibaza ku bushishozi n’ubushobozi bw’abafatanyabikorwa babo; bibaha isura mbi y’umururumba !
Ariko na none ntawarenganya Arsenal, kubera ko bamwe mu bayobozi mu gihugu cy’u Rwanda batahwemye kwigamba ko aya masezerano yagize umusaruro wa 8% kiyongereye ku bukerarugendo mu Rwanda! Twagaya nde tukareka nde ? Ni nde ukwiye igihagararo cya ririya soko ryo kwamamaza kuza gusura igihugu hagati y’u Rwanda (Visit Rwanda) na Leta Zunze ubumwe z’Abarabu (Fly Emirates) !? Uko niko umupira w’amaguru wimereye mu ruhando mpuzamahanga, ni ishiraniro ry’inyungu n’ubutumwa; bene nk’aha ntiharangwa umucyo !
Kuri Arsenal, ikibazo cyo kuvugurura amasezerano kirasa n’igitomoye ! Kuba abagenzi bava mu Rwanda barakumiriwe mu Bwongereza kubera Covid 19, no kuba ibiro bishinzwe amahanga mu Bwongereza birebana ay’ingwe n’u Rwanda, byahabwa ingufu zifatika mu kwibaza ku kuntu bizagendera ivugurura ry’aya masezerano!
Rusesabagina ajuririrye icyemezo kivuga ko atashimuswe
Yanditswe na Ben Barugahare
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Werurwe 2021, ku munsi wa kabiri w’iburanishwa ry’urubanza Paul Rusesabagina aregwamo, we n’abamwunganira batanze inzitizi ziganisha ku gutesha agaciro icyemezo kimufunga, mu gihe byari kuba byemewe n’Urukiko.
Nk’uko atahwemye kubivuga kuva yashimutwa akagezwa mu Rwanda, Paul Rusesabagina ahora ashimangira ko yafashwe mu buryo butemewe n’amategeko, ko yazanywe mu Rwanda mu buryo atihitiyemo, ko kuba byonyine yarafashwe ashimuswe akaba ari mu Rwanda mu buryo bunyuranye n’amategeko bigomba gutesha agaciro icyemezo kimufunga by’agateganyo.
Nubwo urubanza rwari rutaratangira mu mizi, Urukiko rwahaye ijambo uwiswe utanga amakuru, Niyomwungere Constantin wavuze urugendo rwose mu gisa na filimi yari yateguriwe guha icyerekezo urubanza Leta yifuza, no kwemeza abantu ko Rusesabagina atashimuswe.
Urukiko rwashingiye ku byavuzwe n’Ubushinjacyaha ko nta shimutwa ryabayeho mu gihe nta gitutu cyangwa ingufu byakoreshejwe cyangwa ngo igihugu yakuwemo kibe cyaravogerewe. Ubushinjacyaha bwanongeyeho ko Rusesabagina atigeze azanwa n’umukozi wa Leta, ko ahubwo yazanywe n’inshuti ye. Kuba inshuti ye yaramushutse ngo byo ntibifatwa no gushimutwa.
Mu gihe Ubushinjacyaha buvuga ko Rusesabagina yari agiye i Burundi kubonana n’abarwanyi ba FLN, Rusesabgina we yasobanuye ko yari agiyeyo kuganira n’abihaye Imana mu matorero n’amadini.
Iburanisha ry’ubushize ryarinze rirangira impande zombi zitaremeranywa ku kuba Rusesabagina yarashimuswe.
Urukiko rwemeje ko ibyo Rusesabagina n’ubwunganizi bwe bavuga bemeza ko yashimuswe nta gaciro bifite, rubitesha agaciro.
Me Rudakemwa Felix wunganira Rusesabagina yahise ajuririra iki cyemezo, anasaba ko iburanisha ryahagarara kugeza igihe cyose iki kibazo kizakemukira.
Iburanisha rizasubukurwa ejo kuwa Kane tariki ya 11 Werurwe 2021 nk’uko byaje gutangazwa n’urukiko rw’ikirenga, amasaha make iburanisha rya none rishojwe.
N’ubwo urubanza rwa Rusesabagina aruhuriyemo na benshi, ndetse mu ikubitito rukaba rwari rwariswe urubanza rwa Sankara na Bagenzi be, bikomeje kugaragara ko abandi baburanyi baba barwitabiriye bagataha batavuze, bizafata n’ubundi igihe kirekire ngo batangire kuburanishwa, niba imanza zabo zidatandukanyijwe.
Umuryango w’Umusizi Innocent Bahati ukomeje kubaririza irengero rye.
Ukwezi kurenga kurashize umusizi w’umunyarwanda Innocent Bahati aburiwe irengero. Abavandimwe be bakomeje gutakambira inzego zishinzwe umutekano ngo zibafashe kumenya aho aherereye. Undi musizi, Junior Rumaga yabwiye Ijwi ry’Amerika ko kuva yabura atahwemye kubaza inzego zibishinzwe ariko ko nta gisubizo kirambye arabona
Hagati mu kwezi kwa Kabiri uyu mwaka ni bwo Ijwi ry’Amerika yabagejejeho inkuru y’ibura rya Bwana Bahati Innocent, umusizi w’Umunyarwanda. Icyo gihe umusizi mugenzi we Junior Rumaga wanafashe iya mbere mu gushakisha mugenzi we yadutangarije ko Bahati yaburiye i Nyanza mu majyepfo y’igihugu aho yari yagiye gutegurira igisigo cyagombaga kujya ahagaragara.
Umusizi Rumaga yatubwiraga ko ku italiki 07/02 Bahati yahamagawe n’umuntu utaramenyekanye amusaba ko bahurira kuri imwe mu mahoteli ari mu mujyi wa Nyanza ariko kuva ubwo telefone ze zihita ziva ku murongo.
Mu kiganiro kigufi Ijwi ry’Amerika yongeye kugirana n’umusizi Rumaga yadutangarije ko atigeze ahwema gushakisha umusizi mugenzi we ariko ko kugeza ubu nta kanunu k’aho aherereye.
Ku itariki ya 12/02 uyu mwaka Ijwi ry’Amerika yari yagerageje kuvugana n’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB ntibyadukundira ariko mu butumwa bugufi Bwana Thierry Murangira uvugira urwo rwego yatwoherereje bwavugaga ko batangiye iperereza kuva ku itariki 07/02 nyuma yo kwakira ikirego gishakisha umusizi Bahati.
Kuri uyu wa Gatatu Ijwi ry’Amerika ryongeye guhamagara umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda Bwana Murangira tugamije kumenya aho iperereza batangiye rigeze ndetse no kumenya niba hari icyo bamaze kugeraho ariko ntibyadukundiye. Umuvugizi wa RIB yadusabye kumwandikira ubutumwa bugufi ariko dutegura iyi nkuru ntacyo yari yakabusubijeho. Nagira icyo atubwira twakibatangariza mu makuru yacu ataha.
Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru hari mu kwezi kwa 11 umwaka ushize wa 2020, Col Jeannot Ruhunga yabajijwe ku kibazo cy’ababurirwa irengero cyane ku mpamvu za politiki ku batavuga rumwe n’ubutegetsi maze avuga ko kuburirwa irengero mu muryango ari ibintu bisanzwe. Umukuru wa RIB yemeje ko hari n’abantu baba bifitiye ibibazo byabo n’abavandimwe nk’ibyamadeni n’ibindi bagasohoka mu gihugu batavuze.
Icyakora kuri iyi ngingo, umusizi Rumaga ukomeje guhangayikishwa n’ubuzima bw’umuvandimwe kugeza ubu bitazwi irengero rye akavuga ko bitaribupfe gushoboka ko Bahati Innocent yasohoka igihugu atamubwiye.
Umusizi Bahati Innocent azwi ku gisigo cyamamaye muri ibi bihe bya COVID-19 yise “Urwandiko rwa benegakara” muri icyo gisigo anenga imyitwarire y’ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara avuga ko bitagombye gushyiraho gahunda ya guma mu rugo kuko abaturage babyo bashobora kwicwa n’inzara kuruta kwicwa n’icyorezo.
U Rwanda mu bihe bitandukanye rukunze gutungwa agatoki n’imiryango mpuzamahanga iharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ndetse n’ibihugu bya rutura ko ruhonyora uburenganzira bwa muntu. Mu mpera z’ukwa Mbere uyu mwaka U Rwanda rwasabwe guhagarika ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu birimo gufungira abantu ahatazwi , hari mu gikorwa cyo kumurika uko rwashyize mu bikorwa imyanzuro- nama ngarukagihe ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu i Geneva. Ni ibirego ruhora rwamaganira kure ruvuga ko nta shingiro bifite.
Mu ibaruwa ndende ifunguye Bwana Christopher Kayumba, Umushakashatsi wahoze yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda aherutse kwandikira umukuru w’u Rwanda Paul Kagame ku itariki 10 z’ukwezi kwa Kabiri anenga imyitwarire y’inzego muri ibi bihe bya COVID-19 yavuze ko n’ubwo abategetsi bakomeza guhakana ko ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu biriho mu Rwanda, nk’iyicarubozo no gufungira abantu mu nzu z’imbohe z’ibanga zizwi nka “Safe Houses” biriho. Akavuga ko Ababihakana barimo minisitiri w’ubutabera byashoboka ko batazi ukuri mu nzego bashinzwe cyangwa se bakirengagiza ukuri kw’ibiriho birinda ingaruka byabagiraho.
Ese Kagame yakingiwe Covid-19, cyangwa ni ikinamico?
Ku manywa yo kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Werurwe 2021 nibwo Perezida Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame bagaragaye bakingirwa Covid-19. Ni igikorwa cyabereye ku bitaro byitiriwe umwami Faisal ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.
Umukuru w’Igihugu yahawe uru rukingo hashize iminsi itandatu u Rwanda rutangiye gukingira. Mu gihugu hose, abantu barenga ibihumbi 230 nibo bamaze guhabwa uru rukingo rwa Covid-19.

Iki gikorwa kirimo gushyirwamo imbaraga cyane na Leta y’u Rwanda mu gihe ibindi bihugu byo mu burengerazuba bw’isi byatangiye gutahura ingaruka zitari nziza abaturage babyo uru rukingo rwa AstraZeneca ruri kubagiraho. soma link: https://edition.cnn.com/2021/03/11/europe/astrazeneca-vaccine-denmark-suspension-intl/index.html
Ibi Leta y’u Rwanda na Kagame ntitwavuga ko ibyo barimo gukora batabizi ahubwo baba bakurikiyemo izindi ndonke kuko Kagame ubwe nta kuntu yabyuka akajya kwikingiza izi nkingo zirimo kwangwa n’ibihugu zaturutsemo. Ahubwo twavuga ko Kagame yabyutse abishyiramo ingufu kugirango inkingo yahawe zose zirangire mbere ko zihagarikwa burundu.
Mwibuke kandi ko uwikingiza abanza gusinya ko atazabaza ibyerekeye ingaruka urukingo ruzatera kuwaruhawe.

Ikigaragara rero nuko Kagame yazindukiye mu cyo twakwita nk’ikinamico, kuko amaze iminsi agenda atambaye agapfukamunwa. Bivuze ko we yikingije mbere kuko bizwi ko abayobozi n’abandi bantu bakomeye ku isi bo biteza urukingo rwa Pfizer, abaturage basanzwe bo bagaterwa AstraZeneca.
Inkingo zigera ku 240.000 za AstraZeneca/Oxford zakozwe n’ikigo cya Serum cyo mu Buhinde zatanzwe mu izina ry’Ikigo COVAX zageze i Kigali kuri uyu wa 3 Werurwe 2021 mu gitondo, Ministeri y’Ubuzima yavuze icyo gihe ko izindi nkingo ibihumbi 102.960 zo mu bwoko bwa Pfizer zari bugere i Kigali ku mugoroba uwo munsi.
The Rwandan
Kubura kw’abunganira Rusesabagina bitumye iburanisha risubikwa
Yanditswe na Ben Barugahare
Ubwo Paul Rusesabagina yitabaga urukiko kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Werurwe 2021, ntiyari afite umwunganizi, kuko Me Gatera Gashabana amaze iminsi mu rundi rubanza Arusha muri Tanzania , na Me Félix Rudakemwa nawe akaba atabonetse uyu munsi, bitumye hafatwa umwanzuro wo gusubika iburanisha rikazakomeza ejo kuwa gatanu tariki ya 12 Werurwe 2021, uyu mwanzuro ukaba wafashwe nyuma y’impaka ndende.
Izi mpaka zabayemo kutumvikana ku cyakorwa hagati y’ubushinjacyaha n’abanyamategeko ba bamwe mu basangiye urubanza na Paul Rusesabagina, hakiyongeraho ko na Rusesabagina ubwe atifuzaga kuburana adafite umwunganizi.
Mu ikubitiro Rusesabagina yavuze ko yaje atiteguye kuburana, kuko we n’ubwunganizi bwe ejo bari basabye urukiko guhagarika iburanisha hakabanza hagafatwa umwanzuro ku bujurire bwe ku iteshwagaciro ry’inzitizi yari yaratanze ku gushimutwa kwe no kuba ari mu rubanza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Umucamanza yavuze ko nubwo bajuririye icyo cyemezo, nta mwanzuro Urukiko rwigeze rutanga. Nubwo Umucamanza yari yiteguye gutangira iburanisha mu mizi, Paul Rusesabagina yavuze ko ataje yiteguye kubura mu gihe cyose ubujurire butarafatirwa umwanzuro. Umucamanza yasabye ko abunganizi b’abandi baburanyi babitangaho igitekerezo.
Abanyamategeko bose bafashe ijambo, bagaragaje nabo ko hari impungenge ku iburanisha mu gihe umwe mu baburanyi mu rubanza rwahujwe adafite umwunganizi, ariko bagasoza basaba ko abo bunganira bakomeza kuburana. Ni nabyo byashimangiwe na Me Moise Nkundabarishe wunganira Major Callixte Nsabimana Sankara.
Abasabaga ko urubanza rukomeza bishingikirizaga ingingo ya 58 y’itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, igira iti: “Iyo mu rubanza rumwe rufite ibiburanwa byinshi kandi bishobora gutandukanwa, bamwe mu baregwa bitabye abandi ntibitabe, urukiko rubisabwe n’umwe mu baburanyi bitabye cyangwa rubyibwirije, rushobora gutandukanya ibirego, rukabiburanisha mu manza zitandukanye, hubahirijwe amategeko agenga ububasha bw’Inkiko, cyangwa se rukimurira urubanza ku yindi tariki, ababuranyi bagahamagarwa.”
Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha, bwo bwifashishije ingingo ya 57 y’iri tegeko, bushingiye ku kuba ibiburanwa bidashobora gutandukanywa mu gihe urubanza rwa bose rwahujwe. Ni ingingo igira iti: “Iyo ku birego bidashobora gutandukanywa, hariho abaregwa benshi bamwe bakitaba abandi ntibitabe, urukiko rubisabwe n’umwe mu bitabye cyangwa rubyibwirije rushobora gusubika urubanza mu nyungu z’ubutabera cyangwa kuruburanisha badahari.” Ubushinjacyaha bukaba bwasabaga ko mu nyungu z’ubutabera, iburanisha ryasubikwa.
Ubushinjacyaha kandi bwasabiraga ibihano Me Rudakemwa Félix bwashinjaga gusuzugura urukiko no gutinza urubanza nkana, kandi ngo azi neza amategeko akaba anayasobanukiwe, azi ni ikurikizi zo gukerereza iburanisha. Kuri iyi ngingo, Umucamanza yavuze ko hari impungenge zo kuba bakunze guterwa amabuye (mu mvugo ye) n’abavoka iyo babafatiye ibihano kubwo kwica amategeko amwe n’amwe agenga iburanisha.
Si Me Rudakemwa wenyine wasibye, ahubwo na Me Mugabo Shariff Yussufu wunganira abandi batatu ntiyabashije kwitaba iburanisha, nk’uko byatangarijwe urukiko na Théogene Hakizimana, umwe mu bo yunganira. Kubwa Callixte Sankara we yasabye Urukiko ko rwaburanisha urubanza n’ubwo Rusesabagina atunganiwe, atanga urugero ku kuba no muri RIB atari yunganiwe kandi bikaba byarahawe agaciro. Umucamanza yavuze ko ibyabaye mbere byafashweho umwanzuro, bikaba bitagarukwaho.
Nyuma yo kwiherera k’urukiko, umwanzuro w’Umucamanza wabaye ko iburanisha risubikwa rikazasubukuirwa ejo kuwa 12/03/2021, muri uwo mwanzuro bakaba bihanangirije abanyamategeko basiba iburanisha nta mpamvu batanze mbere .
Uruhare rw’umunyarwandakazi mu rugendo rwo guharanira ejo hazaza heza mu gihugu cyacu.
Abatumirwa :
1) Ambasaderi Charlotte Mukankusi
2) Cyrie Sendashonga
3) Daphrose Nkundwa
Ibibazo (imirongo migari) :
1) Ubutegetsi bwa FPR buvuga ko bufite umuhigo muri Afurika ndetse no ku isi mu guteza imbere abagore kubera imyanya abari n’abategarugori bafite muri guverinoma no mu zindi nzego z’ubutegetsi. Ese koko mwebwe nk’abanyarwandakazi, n’ubwo mutari muri ubwo butegetsi, mubona koko uwo muhigo ariwo ?
2) Mu kinyarwanda bavuga ko abagabo ari imyugariro naho abagore bakaba umutima w’urugo. Ariko iyo tureba uko abari n’abategarugori bahagaze ku rugamba rwo kurwanya igitugu usanga amaherezo abagore nabo bazaba imyugariro. Ngabo ba Victoire Ingabire Umuhoza, ngabo ba Diane Rwigara, ba Claire Nadine Kansinge, ba Idamange,namwe turi kumwe ntabasize. Ndagirango ndetse nibutse ko hari umutegarugori uyobora ishyaka rifite ingabo, ziriya ngabo za FLN tujya twumva. Mbese abagore aho simwe mugiye kuba imyugariro ?
3) Madame Idamange Iryamugwiza Yvonne arafunze nyuma y’igikorwa kidasanzwe mu Rwanda, igikorwa cyo gutinyuka akavuga ku mugaragaro ibibazo bitagenda ndetse agasaba ko ubutegetsi buriho bwegura hakajyaho ubutezgetsi bushya. Mwakiriye mute iriya ntabaza ya Idamange?
4) Uretse urubanza rwa Idamange hari n’urundi rubanza rurimo kuba, urubanza rwa Paul Rusesabagina. Perezida Kagame yabwiye itangazamakuru ko ibiganza bya Paul Rusesabagina byuzuye amaraso, akaba rero agomba kwisobanura ku bikorwa by’ubwicanyi ingabo za FLN zaba zarakoze. Ese ayo magambo mwayumvise mute ? Dushyize mu kuri ari Paul Rusesabagina ari na Paul Kagame ufite byinshi yabazwa ninde ? Ese nyampinga ko w’u Rwanda ariwe na kera na kare wungaga imiryango, inama mwagira abanyarwanda kugirango bagere ku bwiyunge nyabwo ni iyihe ?
5) Hari igitekerezo Perezida Kagame yigeze kuvuga, sinzi niba ari icyifuzo cyangwa niba ari itegeko, yavuze ko yumva yazasimburwa n’umugore. Ese uwo mugore mwaba mutekereza ko yaturuka muri opozisiyo ?
CNLG ya Bizimana J-Damascène yasohoye igitabo cyuzuye ibinyoma. Karoli Ndereyehe yanyujijemo amaso
“RUSESABAGINA YASHAKAGA KUBA PREZIDA… YIBWIYE KO AFITE IGIHAGARARO NK’ICYA KAGAME!”: Wellars BIZUMUREMYI
Yanditswe na Albert Mushabizi
Uyu mutwe w’inkuru tuwukura mu magambo ari mu buhamya bwa Bwana Wellars BIZUMUREMYI. Uyu yahoze akora ku meza yakira abashyitsi muri Hotel des Mille Collines, mu gihe cya Jenoside. Ni uko yabyibwiriye umunyamakuru Joshua HAMMER. Ni mu nkuru yatambutse mu kinyamakuru “The New York Times” yo kuwa 02 Werurwe 2021. Iyo nkuru iragira iti : “He Was the Hero of ‘Hotel Rwanda.’Now He’s Accused of Terrorism.” Ugenekereje mu Kinyarwanda yaba igira iti : “Yahoze ari Intwari ya ‘Hotel Rwanda.’ None Ubu Araregwa Iterabwoba.” Inkuru ikaba iboneka ku mushumi ukurikira : https://www.nytimes.com/2021/03/02/magazine/he-was-the-hero-of-hotel-rwanda-now-hes-accused-of-terrorism.amp.html
Abatangabuhamya Wellars BIZUMUREMYI na Odette NYIRAMIRIMO -ubu ni senateri- bahoze ari inshuti za RUSESABAGINA, kuva mbere ya Jenoside ndetse, muri Jenoside, ndetse na nyuma yayo. Iki gihe ni nabwo BIZUMUREMYI yakoraga ku meza yakira abashyitsi muri Hotel des Mille Collines, RUSESABAGINA yari ayoboye -iyi hotel kandi ni nayo nawe yarokokeyemo- naho NYIRAMIRIMO we akayibamo nk’impunzi gusa. Mu buhamya bahaye umunyamakuru Joshua HAMMER, Bamuvuga nk’umugabo w’imico myiza itagereranywa, ndetse ntibanashidikanya kuvuga ko yakoze byinshi byiza, mu gihe cyo kurwana ku mpunzi zahigwaga, zari aho muri Hotel. Gusa mu buryo busa neza n’undi mutangabuhamya Bernard MAKUZA –yahoze ari Prezida wa Sena- bagera ku ijambo “ubutwari” bakagobwa ururimi, bakabuhakana nkana by’amaburakindi, nk’ababihaweho amabwiriza. Mu iby’ukuri kurwana ku bahigwa, mu bikorwa bitandukanye bidasanzwe, bisaba ubwenge, ubwitange no guheba amagara; mu bihe bitoroshye nk’ibya Jenoside yo mu 1994, byakabaye ubutwari ndetse ntagereranywa.
Mu bice bitandukanye by’ubuhamya bwa Wellars BIZUMUREMYI agenda agira ati : “Nakiranye ubwuzu RUSESABAGINA, wahoze ari databuja, ubwo yari agarutse mu w’2003 kuri Hotel des Mille Collines mu mirimo yo gutunganya filimu ye… Oya RUSESABAGINA si intwari… Nta muntu n’umwe yigeze arokora… Paul yashakaga kuba Prezida, nyuma yo guhabwa imidari no kuba icyamamare; yibwiye ko afite igihagararo nk’icya KAGAME, Filimu yaramwononnye pe!… Narenzwe n’ibyishimo, nkibona amashusho ya RUSESABAGINA mu mapingu, ubwo yerekwaga itangazamakuru na Leta ya Kigali, kuwa 31 Kanama 2020…” Ngayo nguko !
Mu bice bitandukanye by’ubuhamya bwe kandi, Madamu Odette NYIRAMIRIMO agenda agira ati : “ Birashoboka rwose ku buri wese wari wahungiye muri Hotel des Mille Collines, yashoboraga gupfa ntiharokoke n’umwe, iyo RUSESABAGIRA atahaba… RUSESABAGINA yahoze ari inshuti magara y’umuryango wanjye… nakundaga kuvugana nawe ndetse na Madamu we Taciana, twavuganaga kenshi mu rugwiro ntagereranywa… natangiye gutera RUSESABAGINA icyizere ubwo yasubikaga urugendo bitunguranye rwo kuva Bruxelles aza Kigali, kwicarana na Terry GEORGES, wayoboye imirimo ya Filmu, ndetse na Prezida KAGAME, n’abandi bacikacumu ba Mille Collines, muri Intercontinental Hotel, mu imurika rya mbere rya filmu ‘Hotel Rwanda!’ Ngo yarafitiye amakenga umutekano we, kubera ko yari yaragiye anenga Prezida KAGAME mu manama atandukanye. Naramubajije nti : uri umusazi ? Ni iki cyatuma Prezida akwambura ubuzima ? Uri mu nzozi ?… Navuganye nawe bwa nyuma amezi make nyuma yaho, ubwo yankanguriraga gufatanya n’abarwanya KAGAME…” Ngayo nguko, iby’inshuti biragoye !
Ibi byo kwishisha kwita RUSESABAGINA intwari, si igitangaza mu Rwanda ruyobowe na Prezida KAGAME; umugabo urangwa n’ishyari rigeza aho guhekenya amenyo. Yagaragaje mu buryo bwinshi, ko atifuza umunyarwanda wagera ku rwego rwo gukundwa no gushimwa na benshi, kwitwa intwari, cyangwa se kuba igihangange byamugira icyamamare. Kubera ko ibyo byose yumva ari we ukwiye kubyiharira; mu bwoba busa n’uburwayi bw’uko uwamuyingayinga, yaba arya isataburenge intebe ye y’umukuru w’igihugu. Mu byiyumviro bye, nk’uko atahwemye kubigaragaza, iyi ntebe y’umukuru w’igihugu; ikaba ibereye we umwe rukumbi, mu gihe cyose yaba agihumeka !
Nk’uko babivuga mu buhamya bahaye Joshua HAMMER, BIZUMUREMYI na NYIRAMIRIMO bari mu bakiranye urugwiro umuvandimwe n’inshuti RUSESABAGINA aje mu mirimo yo gutunganya Film Hotel Rwanda mu w’2003. Yari akubutse mu Bubiligi aho yari yarimukiye mu 1996, kubera ko yabonaga akemanga umutekano we. Bagaragaza ko umubano wabo watangiye kuzamo agatotsi, kugeza aho badashobora no kumucira akari urutega; mu w’2005. Iki gihe kikaba ari nacyo na Leta y’inkotanyi iyobowe na KAGAME, yari yatangiye kumwishisha by’amaherere. Icyakora mu kumwibasira ku mugaragaro, iyi Leta yabitangiye mu w’2006. Iyi Leta rero, ikaba yaramukemangagaho ibikorwa binenga ubutegetsi bwa KAGAME, mu biganiro n’amanama yagendaga agira hirya no hino ku isi. Nyamara ubundi kunenga ibitagenda ubutegetsi buriho, byakabaye uburenganzira ntavogerwa, umunyarwanda ahabwa n’itegeko nshinga igihugu kigenderaho!
U Rwanda kiri mu bihugu by’igitugu ugirana ikibazo na Leta, maze inshuti n’abavandimwe bagategekwa kugucikaho, Leta igatangira kubifashisha mu kukurimburana n’imizi.
Ibi ntibyashyikiye gusa aba batangabuhamya, bahoze ari inshuti za RUSESABAGINA, bakamwihinduka ari uko agiranye ibibazo na Leta! Ingero ni nyinshi aho n’abavandimwe, abana cyangwa ababyeyi bagiye bategekwa kubeshyera amahano abo bagirana isano, mu rwego rwo kubacubya no kuzimiza ibikorwa byabo bya politiki n’ubuhirimbanyi, cyangwa se inzozi zabo zo kuyobora igihugu. Ingero kandi ni na nyinshi ku bagiye batinya, bagaya cyangwa bagahakana aya mabwiriza ya Leta; maze bikabaviramo itotezwa, kwirukanwa ku mirimo ya Leta, kujujubywa ku mirimo bwite, gucunaguzwa, guhozwa ku nkeke, gufungwa, kumeneshwa ndetse no kwamburwa ubuzima.
Nta gitangaza kiri mu kuba wavuga ko umunyarwanda uri hanze y’u Rwanda utinyutse akavuga ibitagenda kuri Leta y’u Rwanda; aba akururiye akaga inshuti, abavandimwe, ndetse n’abantu bose baba barigeze kugira aho bahurira nawe nko mu mirimo, bari mu gihugu. Ibyo kandi ntibigarukira ku banyarwanda gusa kubera ko n’umunyamahanga uhirahiye akavuga ibitagenda neza mu Rwanda; ashyirwaho ibikangisho, agahigwa, agahora asimbuka imitego y’ibico byo kumuvutsa ubuzima. urugero rwa hafi ni umunyamakuru, akaba n’umwanditsi w’ibitabo w’umunyakanada, Madamu Judi REVER.
Rugigana NGABO afungiwe gusa kuba ari umuvandimwe wa General Kayumba NYAMWASA, umunyapolitiki w’impunzi muri Afrika y’epfo, utavuga rumwe na Leta. General Frank RUSAGARA na muramu we Colonel Tom BYABAGAMBA bafungiwe gusa kugirana isano, n’umushakashatsi akaba n’umwanditsi w’ibitabo David HIMBARA, utavuga rumwe na Leta, akaba n’impunzi mu gihugu cya Canada…
Si abanyapolitiki n’impirimbanyi bakorera hanze y’igihugu gusa, bahura n’aka kaga k’imiryango yabo kwibasirwa; kubera ko n’abatinyutse kubikorera mu gihugu, ukwibasirwa kwabo, kutazigama n’imiryango yabo. Reka inshuti n’abasangirangendo ntiwarora ! Umunyapolitiki Madamu Victoire INGABIRE ntibasiba gufunga, gushimuta, guhoza ku nkeke, no guhotora, abasangirangendo n’abarwanashyaka be. Umunyapolitiki Diane RWIGARA yafunganywe n’umubyeyi n’umuvandimwe be, kubera gusa ko yari yagaragaje inzozi zo kuba umukuru w’igihugu. Umwanditsi w’ibitabo Gerard NIYOMUGABO, yarahotowe n’aho abo mu muryango we barashwiragizwa, kubera gusa ko yari afite ibitekerezo Leta itiyumvamo. Umunyamakuru Cassien NTAMUHANGA, yafunzwe by’amaherere, aza gutoroka gereza, ariko kugeza ubu abo mu muryango we bamaze guhohoterwa, gushimutwa no guhotorwa ni benshi cyane…
Kugira inzozi zo kuba umukuru w’igihugu cy’u Rwanda si uburenganzira bw’umunyarwanda, ni ukurota nabi wicukurira imva.
Mu matora ya mbere ya bose yo mu w’2003 Bwana Faustin TWAGIRAMUNGU, yahuye n’uruva gusenya nk’umukandida wiyamamazaganya na KAGAME! Uretse kubangamirwa mu bikorwa byo kwiyamamaza, kwibwa amajwi ku buryo buboneka; abarwanashyaka be baratotejwe, abandi barameneshwa, abandi barafungwa, abandi baricwa. Dogiteri Theoneste NIYITEGEKA wari washatse kwiyamamaza muri iki gihe; we yarabihigiwe, ntiyanitabira amatora; nyuma aza guhimbirwa ibyaha bidashinga muri gacaca, kugeza ubu akaba aborera muri gereza. Mu matora ya 2010 umunyapolitiki Victoire INGABIRE wamanutse i Burayi aje kwiyamamaza; yarajujubijwe kugeza atitabiriye amatora. Mu kumwikiza bamuhimbiye ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside… abifungirwa akamama imyaka 8, none ubu ari mu gihugu aho n’ubundi adasiba kujujubywa no guhotorerwa abayoboke. Iki gihe umukandida w’agakingirizo NTAWUKURIRYAYO wakoze ikinamico ryo kwiyamamaza ku ibanga na KAGAME, nko guherekeza umukuru w’igihugu; we ntawigeze amurya n’urwara!
Mu matora ya 2017 abakandida Diane RWIGARA na Fred BARAFINDA bagiriwe ubwoba ko batsinda KAGAME mu matora, barajujubywa kugeza batitabiriye amatora. Diane we yaje kubikurizamo gufunganwa n’umubyeyi n’umuvandimwe be; naho Fred BARAFINDA mu kumucecekesha burundu, bamuhimbiye indwara y’ibisazi, ajya gutoterezwa mu bitaro by’abarwayi bo mu mutwe, kugeza ahavuye ari igisenzegere. Umukandida Girbert MWENEDATA we yaremerewe ariko ajujubywa mu kwiyamamaza, bataretse no kumwiba amajwi. Mu nyuma yaje kubona ko azahasiga ubuzima; amenengana agana iy’ubuhingiro. Umukandida Thomas NAHIMANA we bamuzitiriye ku kibuga cy’indege i Nairobi, ntiyaribata no ku butaka bw’u Rwanda! Nyamara umukandida w’agakingirizo ku bwumvikane na KAGAME, Phillipe MPAYIMANA, we yiyamamaje nta mususu; aza kubona amajwi y’urukozasoni, ahita yisubirira mu buhungiro nk’urangije ikiraka cye !
Urubanza rwa RUSESABAGINA rubereye u Rwanda agatereranzamba, kumurekura ku bw’igitutu, cyangwa se kumuha ubutabera akarekurwa byaba gusa ari amaburakindi.
Ni koko urugiye kera ruhinyuza intwari ! Ubu igitutu kigeze kure ubutegetsi bwa KAGAME, kubera gushimuta RUSESABAGINA; bamuhimbira ibyaha, ubu akaba afunze, kandi anasiragizwa mu nkiko, aho atoterezwa mu manza z’urukozasoni. Umunyagitugu KAGAME, urangwa no kutava ku izima, azemera arekure RUSESABAGINA, yidegembye nawe arebe ko yagoheka? Cyangwa se azemera arangize urubanza mu ikinamico, arekura RUSESABAGINA, nk’uko byagenze kuri Musenyeri Augustin MISAGO, ku bw’igitutu cy’i Roma ? Ibihe biri imbere biduhishiye byinshi!
Umuryango nyarwanda aharindimuka:Uruhare rwa FPR mu kumunga indangagaciro z’umuco nyarwanda
Yanditswe na Arnold Gakuba
Intangiriro
Imyaka 27 irashize kuva FPR-Inkotanyi iri ku butegetsi mu Rwanda, imyaka 31 irashize kuva FPR-Inkotanyi itangije urugamba rwo kumunga umuco nyarwanda, urugamba yaba yaratangiye na mbere y’icyo gihe iyo umuntu yitegereje neza.
Kimwe mu biranga umuco w’abantu ni indangagaciro. Mu bushakashatsi bwe Dokta Kaur (2016) yagaragaje ko umuryango ari itsinda ry’abantu baba mu mwanya umwe kandi bahuje umuco. Yongeyeho ko kimwe mu bigize umuco kandi gitandukanya umuryango n’indi miryango ari ‘indangagaciro’. Ingangagaciro rero ni ingenzi cyane mu buzima bw’abantu kuko ziri mu biyobora abagize umuryango mu murongo muzima cyangwa upfuye.
Indangagaciro nyarwanda
Mu bushakashatsi bwabo Dyczewski na Sławik (2016) berekanye ko indangagaciro z’umuco runaka zibaho mu bwumvikane hagati y’umuntu cg atsinda ry’abantu bihereye ku muryango w’ibanze ari nawo ufasha mu ruhererekane rw’izo ndangagaciro.
Umuryango nyarwanda waranzwe n’indangagaciro zitandukanye zatumaga abanyarwanda babana neza mu mahoro, bubahana, batabarana, bafashanya. Nk’uko tubisanga mu gitabo cya Alegisi Bigirumwami yise ‘’Imigango n’Imigenzo n’Imiziririzo mu Rwanda’’ cyanditswe mu 1974, yagaragaje ko hari imigenzo n’imiziririzo abantu bazima bagirira abantu bazima. Aha yashakaga kumenyesha ko umuryango muzima uba ugomba kurema abantu bawo bakaba bazima.
Siko byagenze rero kandi sinako bigenda mu muryango nyarwanda uyobowe na FPR-Inkotanyi. Abantu babanje kwamburwa ubumuntu. Mu muryango nyarwanda urangajwe imbere na FPR-inkotanyi nta ‘kirazira’. Umuntu muzima burya abitozwa akiri muto cyane cyane bihereye ku bamurera (umuryango muto). Nyamara rero, FPR-inkotanyi yo ikora ibishoboka byose ngo za ndangagaciro umwana yaboneye mu muryango muto ziteshwe agaciro : kubaha, kuvugisha ukuri, gukundana, gutabarana, ndetse n’ibindi. Ubu abenshi mu banyarwanda bigishijwe icyiswe ‘’gutekinika’’ mu buzima bwose bw’igihugu (mu mashuri, mu madini, mu buvuzi, mu burezi, mu bukungu n’ahandi) wananirwa ukikura bitihi se ukahasiga agatwe. Nguko uko byagendekeye benshi mu banyarwanda banyanyagiye hirya no hino ku isi baba mu buzima bw’ubuhunzi aho bavukijwe uburenganzira ku gihugu cyabo kandi ngo u Rwanda ari igihugu gifite umutekano n’ubutegetsi bwiza. Byahe birakajya !
Kera nkiri umwana muto, ahagana mu myaka ya za 1970, hari byinshi najyaga mbona bitakigaragara mu muryango nyarwanda. Aho nakuriye, nabonaga abantu bafite urukundo nakwita karemano : gusangira akabisi n’agahiye, gutabarana, gufashanya n’ibindi. Ndibuka neza ko imiryango yajyaga ijya ibihe mu kwenga inzoga (ikigage cg urwagwa ; inturire cg inkangaza) maze ikagira ibitaramo. Muri ibyo bitaramo niho imiryango yahaniragamo abageni, inka, imirima ndetse hakabaho no guhana ibihango byo kutazahemukirana. Ibyo byose byaterwaga n’uko abantu bafashe akanya bakicarana, bakaganira.
Iyo migenzo myiza niyo ya mbere yakuweho ku ngoma ya Paul Kagame. Iyo abantu bari hamwe baganira ngo ‘’baba bagambanira igihugu’’. Hari uherutse kumbwira ko mu Rwanda rwa Paul Kagame, ubu iyo umuntu acyuje ibirori (ubukwe, ubutisimu cg ibindi) utumira inshuti n’abavandimwe hanyuma noneho abashinzwe umutekano bo bakitumira kandi bakiha intebe, ntacyo kunywa cg kurya bashobora gufatira aho. Ngo baba baje gucunga umutekano. Ni akumiro! Hari n’uherutse kumbwira ngo iyo aganira n’ubugore we bari mu gitanda barongorerana ngo hataba hari uri hanze akabumva. Ngaho aho umuryango nyarwanda wa FPR-Inkotanyi na Paul Kagame ugeze.
Ubu byifashe bite?
Mu Rwanda rwa FPR-Inkotanyi na Paul Kagame, indangagaciro si imigenzo n’imiziririzo by’abantu bazima ku bandi bantu bazima ahubwo ni imitekerereze (itekinika) ya bwamwe (itari mizima na gato) bifuza ko abandi bagenderaho. Twakoze isesengura ry’igitabo cyanditswe na Minisiteri y’Umuco na Siporo (2018) cyitwa “Indangagaciro z’umuco w’u Rwanda” aho bavuga ku ndangagaciro bakavugamo “gukunda igihugu’’, barangiza bakerekana ko mu bigize indangagaciro yo ‘gukunda igihugu’ harimo kubaha ubuyobozi (aho ubu abanywarwanda barangwa n’ubwoba ndengakamere), kugira ubwitange (aho abanyarwanda benshi bakorera ubusa cg intica ntikize kandi bagakora iby’ikirenga n’amasaha ndengakamere), kurangwa n’ubutwari (aho abana b’u Rwanda bahatirwa gukora ibyo batifuza), kugira ishyaka (aho abanyarwanda bashorwa mu ntambara), kugira ubushishozi (aho nta mahitamo akibaho) , kubungabunga ubutekano (aho buri wese yikanga mugenzi we), kwagura amarembo (aho u Rwanda rwayogoje amahanga ruvogera ubusugire bw’ibindi bihugu), kugira uruhare mu bikorwa by’igihugu, gucunga neza ibya rubanda (aho umutungu w’igihugu wihariwe na bamwe uwundi ugasahurirwa hanze), kurwanya ruswa n’akarengane (aho abanyarwanda babuzwa uburenganzira bwabo abandi bagacirwa imanza zififitse), guharanira ubutabera (aho benshi bicirwa mu bindi bihugu), uburinganire n’ubwuzuzanye (aho umuryango nyawarwanda wasenyutse).
Muri icyo gitabo kandi cya Minisiteri y’Umuco na Siporo, havugwamo za kirazira ngo zo ‘’gukunda igihugu’’ zirimo gutatira igihugu (aho benshi bahatwa gukora indahiro zidahwitse), kuyobora nabi (aho igitugu n’akarengane byayogoje rubanda), kuba ikigwari, kugenzwa n’inyungu bwite (aho abayobozi bakuru b’igihugu bigwijeho imitungo rubanda rwicwa n’inzara), inda nini n’umururumba (aho umutungo w’igihugu usahurwa), no gusambira ibyaduka. Witegereje rero wasanga izi atari indangagaciro ahubwo ari ibirwanya indangagaciro kuko icyo bigamije ni ugubyinagaza umunyarwanda aho ari hose yamburwa uburenganzira, ubwisanzure, umutekano, n’ubumuntu. Ibi bifatwa nk’inkingi z’ingoma ya FPR-Inkotanyi, yubakiye ku kinyoma n’ubwoba, zigamije kuyifasha kuguma ku butegetsi bukandamiza rubanda.
Tuvugi iki?
Twifashishije inyandiko ya Sebasoni Servilien (1972) ivuga ku mbaraga z’u Rwanda rwa gakondo (power in traditional Rwanda) bigaragara ko umuryango nyarwanda wari ufite uburyo bwihariye bwo guhererekanya indangagaciro z’umuco nyarwanda hakoreshejwe ibiganiro biziguye (hagati y’abana n’ababyeyi, urungano, mu mbyino n’imyidagaduro, mu bitaramo n’ibindi).
Buri muryango wose w’abantu kandi ugira inzego karemano zifasha mu kugena no kurinda indangagaciro zawo. Niko byari bimeze rero no mu murwango nyarwanda mbere y’amaza ya FPR-Inkotanyi na Paul Kagame. Ikigaragara rero ni uko iyo miyoboro yose karemano y’umuco nyarwanda yateshejwe agaciro, ikamungwa n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bugamije kwambura umunyarwanda kamere ye hagamijwe kumuyobya no kumucanganyikisha kugirango bubone uko buramba ku ngoma y’igitugu n’iterabwoba.
Ikigaragara rero ni uko inzego z’umuryango nyarwanda zafashaga mu guhererekanya, kubungabunga no gukomeza indangagaciro z’umuco zamunzwe n’ubutegetsi bwa Paul Kagame hagamijwe inyungu z’agatsiko kari ku butegetsi. Urwikekwe, inzangano, ibinyoma, kubeshyerana, gucamo abanyarwanda ibice, byahawe intebe mu Rwanda rwa Paul Kagame. Ibyo byose nta kindi bigamije uretse kwambura umunyarwanda agaciro ke kari gashingiye ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda. FPR rero yabonye ko abanyarwanda nibakomeza indangagaciro z’abaranze kuva kera na kare, bazabona neza ko nta mwanya yabona mu kuyobora igihugu cy’u Rwanda niko guhitamo gusenya umuryango nyarwanda ihereye ku ngangagaciro z’umuco nyarwanda.
Umusozo
Umuco w’abantu runaka uwo ari wo wose ugizwe n’inkingi ndwi (7) arizo ubuyobozi, idini, ubugeni n’ubuvangazo, imihango n’imigenzo (aribyo dusangamo indangagaciro) ubukungu, inzego z’umuryango ndetse n’ururimi. Muri iyi nyandiko, twagerageje kwerekana uko ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bwashenye umuryango nyarwanda buhereye ku nkingi ya mwamba ariyo ‘’indangagaciro’’. Isesengura ry’uruhare rwa FPR-Inkotanyi mu gusenya umuryango nyarwanda rizakomereza no ku nkingi zindi z’umuco uranga abantu. Uruhare rwa buri wese mu kubungabunga indangagaciro nyarwanda ni umusanzu ukomeye mu kubaka umuryango nyarwanda.
U Bubiligi bwongeye gushimangira ihonyorwa ry’uburenganzira n’iry’amategeko mu rubanza rwa Rusesabagina
Yanditswe na Ben Barugahare
Inteko ishinga amategeko y’u Bubiligi yakoze inyandiko ndende igaragaza ihonyorwa ry’amatego n’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, Umubiligi uvuka mu Rwanda.
Hashize iminsi mike inteko ishinga amategko y’u Rwanda yifatiye ku gahanga inteko ishinga amategeko y’u Bubiligi iyisaba kutivanga mu mikorere y’ubutabera bw’u Rwanda, kandi bakareka gushyigikira abanyabyaha bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba.
Ibi ntibyatumye u Bubiligi buterera agati mu ryinyo, kuko mu nyandiko yishingirikije ku ngingo z’amategeko mpuzamahanga n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono, Inteko ishinga amategeko y’u Bubiligi yongeye kwibutsa ko Paul Rusesabagina yashimuswe, kandi akaba yaranagejejwe imbere y’inkiko mu buryo butubahirije amategeko.
Ibi babishingira ku ngingo zinyuranye zigaragara mu nyandiko bise “Proposition de Résolution Concernant l’affaire Paul Rusesabagina“, bakanabishimangira ku guhuzagurika no kuvuguruzanya kw’inzego n’abayobozi bakuru b’u Rwanda ku bijyanye n’ifatwa n’igezwa mu Rwanda rya Paul Rusesabagina.
Muri iyi nyandiko inteko Ishinga amategeko y’u Bubiligi igaruka ku kuba Amnesty international na Human Rights Watch bagaruka kenshi ku ihungabanywa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda harimo guhiga, gufatwa no gufungwa kw’abatavuga rumwe na yo, no guhora ubutegetsi bw’u Rwanda buhoza ku nkeke yo gukanga abatavuga rumwe na yo bari hanze y’igihugu , bamwe muri bo bakanagirirwa nabi cyangwa se bakicwa.
U Bubiligi bugaruka kandi ku kuba inyandiko z’ikirego n’iz’itegurarubanza za Rusesabagina yarazatswe n’ubuyobozi bwa Gereza ya Kigali iri i Mageragere mu mpera z’umwaka ushize.
Abadepite b’Ababiligi bagaruka kandi ku mpungenge z’umuryango wa Paul Rusesabagina no kuba imiti yohererejwe n’umuryango we atarigeze ayihabwa, mu gihe nyamara agomba kuyifata mu buryo buhoraho.
Inteko y’u Bubiligi yibutsa kandi ko hari urundi rubanza rw’umubiligi wafungiwe mu Rwanda Guy Theunis mu mwaka wa 2005 igihugu cye kikamusaba akajya kuburanishirizwa iwabo mu Bubiligi, bityo bugasanga ari nako byagenda kuri Rusesabagina.
IBISABWA N’INTEKO ISHINGA AMATEGEKO Y’U BUBILIGI KU BIJYANYE NA RUSESABAGINA
Inteko ishinga amategeko y’u Bubiligi irasaba ko u Rwanda rwagaragaza mu mucyo ibijyanye n’ishimutwa n’iyoherezwa mu Rwanda rya Rusesabagina ku gahato umwaka ushize, n’uburyo yafungiwe ahantu h’ibanga
Iyi nteko irasaba ko Rusesabagina ahabwa uburenganzira busesuye bwo kwihitiramo abamwunganira, kandi uburwayi bwe bukitabwaho bihagije, ndetse akanoherezwa kuburanira mu gihugu cye cy’u Bubiligi.
U Bubiligi burasaba kandi ko haramutse habayeho impamvu ituma atoherezwa mu Bubiligi kuhaburanira, ambasade yabwo yakwemererwa kujya imusura muri Gereza, kandi akaburanishwa n’Urukiko rwigenga runubahiriza amahame y’ubutabera ku rwego mpuzamahanga.
U Bubiligi burasaba kandi ko Paul Rusesabagina yajya akurikiranwa n’umuganga we mu Bubiligi nkuko byasabwe na Minisitiri w’ubuzima w’u Bubiligi kuwa 04/02/2021.
U Bubiligi burasaba kandi ko u Rwanda rwarushaho kubahiriza uburenganzira bwa muntu rukanahagarika guhiga abatavuga rumwe narwo bahungiye hirya no hino ku Isi.
Rwanda: Ingaruka mbi z’urukingo rwa Covid19 zatangiye kugaragara
Yanditswe na Ben Barugahare
Mu gihe u Rwanda rukomeje gukingira abantu benshi kandi ku muvuduko uhanitse kurusha uw’ibindi bihugu byose bya Afurika nk’uko bitangazwa n’abakuriye ibikorwa by’ubuzima, hamwe na hamwe hatangiye kugaragara ingaruka mbi z’urukingo rwa Covid19 ku baruhabwa.
Amakuru tuvana mu bari mu bikorwa byo gukingira i Kigali, aravuga ko bahawe amabwiriza yo gukingira abantu benshi bashoboka mu gihe gito, kugira ngo izi nkingo zirangire vuba Leta ibone uko isaba inkunga y’izindi.
Agahato mu gukingirwa
Ubwo aba motari bakingirwaga mu Mujyi wa Kigali, bamenyeshejwe ko atari ubushake ahubwo ari itegeko kujyayo, nk’uko byagendekeye abandi bakingiwe barimo abarimu, abakora mu bigo by’ubuzima, abakora mu ma Hotels yiganjemo ateganyijwe kuzakira abashyitsi mu gihe cy’inama y’abakuru b’ibihugu bihuriye mu muryango wa Commonwealth izwi nka CHOGM, abageze mu zabukuru, imfungwa/abagororwa n’abandi.
Abakingirwa, ni bake bemererwa gusoma bitonze ibyanditse kuri ya masezerano yo kwirengera ingaruka z’urukingo, kuko ahenshi bari kubasinyisha buhumyi batanasomye, abandi bakabateresha igikumwe, bababeshya ko basinye ku cyemezo cy’uko bakingiwe, ngo bazabashe guhabwa ikarita y’abakingiwe.

Umumotari umwe wavuganye na The Rwandan yayitangarije ko yumvaga atifuza kujya kwiteza urukingo nyuma yo kubona message imutegeka kujyayo. Ngo yahamagaye numero babarangiye gusabaho ibisobanuro bisumbyeho, abajije niba hari ikibazo yagira aramutse atikingije, uwamwitabye yamusubije arakaye amubwira ko numero bahabwa mu butumwa bugufi (SMS) ari iyo kuyoboza cyangwa se guhabwaho ibindi bisobanuro bifite akamaro, itari iyo kujya impaka zo kwemera cyangwa kwanga kwipimisha, ngo nakure ubujyinga aho. Uwamwitabye yahise amukupa.
Uyu mumotari akomeza avuga ko atanyuzwe, ahita ahamagara umwe mu bayobozi b’ishyirahamwe ry’abamotari, amubwira ko kwikingiza ari itegeko, kandi ko naramuka atabikoze ntawe uzamubuza kugendera kuri moto ye, ariko ngo azajya ayigenderaho adasohotse mu rugo iwe. Ati “Nizere ko ufite imbuga ngari uzajya utemberezaho iyo moto iwawe mu rugo, kuko utazemererwa kuyihasohokana, ndetse mu minsi iri imbere kimwe mu byangombwa police izajya isaba aba motari harimo n’icyo kuba barakingiwe, utazaba agifite akazibonera akazamubaho”.
Uburwayi budasobanutse ku bakingiwe
Mu bakingiwe i Remera Rukoma, umwe mu baduhaye amakuru ni umuganga ukorayo, avuga ku kibazo cyo kuba hari umukobwa wabuze ijwi, bakamwohereza i Kigali, yahagera nabwo agasaba kwiyishyurira akayabo, agataha amara masa atavuwe. Hari n’undi musore wabyimbye ijisho risa n’iritonyoka, ikibazo atigeze agira mbere hose. Kuri we ngo bikaba byaratangiye yumva ubushagarira umubiri wose nyuma yo gukingirwa haciyeho amasaha nk’abiri. Yatangiye kubyiringira ijisho yumvaga risa n’iririmo urusenda, birangira ribyimbye bikabije, ageze ku bitaro bya Remera Rukoma, bamubwira ko ntacyo bamumarira.
Haravugwa uwapfuye mu ijoro rikurikira gukingirwa
Si abaremba cyangwa se abagira ibindi bibazo binyuranye by’ubuzima gusa bavuga kugeza ubu, ahubwo amakuru ahwihwiswa bucece ariko buri wese akanga ko byamenyekana ko ayakwirakwiza ni ay’umusaza w’imyaka 79 wapfuye ejo kuwa 10/03/2021, abamuri hafi bakavuga ko yahitanywe n’urukingo kuko ngo akimara kuruterwa yatashye ameze nabi, afite isereri n’iseseme nyinshi, akararara ahinda umuriro mwinshi, kugeza anogonotse. Ngo babimenyesheje inzego z’ubuzima, ntizagira icyo zibafashaho kuko ngo babwiwe ko ashobora kuba yarakingiwe Covid-19 yaramaze kumurenga, ntihagire icyo urukingo rubasha kuramira. Nyuma baje gutungurwa n’ubutumwa bwa Minisiteri y’ubuzima bwamushyize mu mubare w’abahitanywe na Covid19.

Ubuyobozi burinumiye ku mpungenge zigaragazwa n’abaturage
Kuri za Radio zikorera i Kigali n’ahandi mu Rwanda, abatari bake bahamagara buri munsi basobanuza ku ngaruka uru rukingo rushobora kubagiraho, bakanasaba abanyamakuru kuzababariza abayobozi babishinzwe, ariko nta muyobozi n’umwe uratobora ngo agire icyo abivugaho.
Ku mbuga nkoranyambaga, abaturage ntibahwema kubaza iby’uru rukingo, intore zikabasubiza ziterana amagambo.

Dr Hugues Mucunguzi ukuriye ikurikirabikorwa ryo gukingira Covid-19 kuri Site iri kuri Magerwa ahasanzwe hatangirwa inkingo za Yellow Fever, yareruye avuga ko hari bamwe bari kugira ikibazo cyo gucika intege, ariko arenzaho ko umubare ari muke cyane ngo utagize icyo uhungabanya, kandi kubwe ngo iyo arebye neza asanga abo ruhungabanya bamaze kuruterwa bitaba biturutse ku rukingo ubwarwo, ngo ahubwo biba bitewe n’ubwoba baba bazanye, bityo bakegerezwa abajyanama b’ihungabana bakabafasha gutekana.

U Rwanda rumaze kwakira inkingo zirenga ibihumbi 300, nyuma y’iminsi itandatu hamaze gukingirwa abantu 238.942 habariwemo 9.998 bakingiwe uyu munsi, nk’uko bigaragazwa n’imibare mishya ya Minisiteri y’ubuzima.
Abaturage baracyari mu rujijo, baracyari mu gihirahiro, kuko nta gisobanuro na kimwe gitangwa, kandi n’abafite ibyo bazi birinda kubivuga ngo bitabagiraho ingaruka izo ari zo zose.
Hagati aho, abaganga bategetswe ko batazajya bagira icyo batangaza ku muntu uzajya abageraho avuga ko yarembejwe n’ingaruka z’urukingo, ko n’abazajya bahitanwa n’izo ngaruka bazajya bamenyeshwa Minisiteri y’ubuzima, ikaba ari yo igena niba babarwa nk’abishwe na Coronavirus cyangwa se abazize uburwayi busanzwe.