Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10370 articles
Browse latest View live

Génocide/Hutu|22/04/1995, ingabo za Ibingira zishe i Kibeho, iza Kabarebe zishe i Kasese 22/04/1997


Mireille Abewe aravuga ku ubwicanyi bwabereye i Kibeho – 22/04/1995

$
0
0

Ku itariki ya 22 Mata 1995, Abanyarwanda barenga 8000 baciwe i Kibeho abandi ibihumbi barakomereka. Iyi nkambi yari iy’abantu baturutse mu bice by’igihugu bahungaga imirwano yari hagati y’ingabo z’u Rwanda z’icyo gihe n’iza FPR Inkotanyi. Iyo nkambi yarimo impunzi ziganjemo abana, abagore, abakecuru, abasaza n’abarwayi.

uri iyi tariki, abasirikare ba FPR baje gusenya iyo nkambi bayirashe mo bakoresheje intwaro nini n’intoya ndetse n’ibyuma.

Gako: Perezida kagame yayoboye umuhango wo gusoza amasomo y’abasirikare basaga 700

RWANDA: FPR-Inkotanyi mu manga!

$
0
0

Yanditswe na RUGEMINTWAZA Erasme

Mu Kinyarwanda iyo bavuze ngo “Yabaye nk’indondogozi y’ikirondwe isigara ku ruhu, inka yarariwe kera”, baba bavuga ko umuntu agitsimbaraye ku bintu bitakiriho, bityo akaba yanabirwanirira kugeza apfuye, akazira ubusa. Abanyarwanda rero, kubera kutareba kure ngo babone, bakomeje guhihibikana ngo bararwanira ishyaka rya FPR-Inkotanyi. Muri iyi nyandiko turagira ngo twereke Abanyarwanda ko FPR-Inkotanyi, bahihibikanira. Batarwambaye, itakiriho, kuko yahirimye mu manga, iraribwa. Ahubwo se iyo mfizi yivugaga igakangaranya, yashowe mu manga nande, ryari, kubera iki? Ese ni nde uri kuvovora imihore y’iyo mfizi? 

Ku butegetsi bwa mbere y’intambara y’amoko n’ubutegetsi mu Rwanda mu 1990, ku butegetsi bwa Général Major Habyarimana Juvénal na MRND, Umunyarwanda wese yari “Umumilita” w’iryo shyaka rimwe rukumbi, ryashyizweho tariki ya 04/07/1975. Ishyaka ryageze aho ryitwa ubwato bufite umusare umwe, utananirwa, utaruhuka, ubwato bwo kwambutsa Abanyarwanda inyanja y’ubukene! Umusare w’ubwo bwato, Général Major Habyarimana Juvénal, yageze ubwo ananizwa, arananirwa, aho kugira ngo arebe uwamufatira mu ngashya wo gukomeza kuvuganya ubwo bwato mu  muhengeri urimo imiraba, n’umuyaga uturutse i La Baule mu Bufaransa, n’i Kampala muri Uganda, ahubwo yarivuze ati “Ndi ikinani cyananiye, abagome n’abagambanyi”. Bwarakeye bati “Vuga uvuye aho, ntawe wananiye!” Yaguye butosho iwe kandi ngo yari umuparakomando kabuhariwe, burende idakandwa n’ibindi byose umuntu ahanga ahanganye na Nyamunsi! Na n’ubu, nkatwe ababandwa, twabuze aho yabikiriwe ngo tuhace ingando, tubage ingumba, ducurure roho y’umwungura w’umukono, dukure amahano ku gihugu cyacu cy’u Rwanda cyiyiciye Perezida, ntikimushyingure! Abamuhanuje inkuba, bateje u Rwanda amahano atazaruvamo; amahano azabakurikirana. Ubwo butegetsi bwa Habyarimana wakundwaga cyane n’Abanyarwanda, ubwo butegetsi bw’Abahutu, bwarembereye abantu barebera, nyamara abahanga  n’abahanuzi nka Magayane ndetse n’umusizi Gasimba Francois, bari babubonyemo amasiha rusahuzi,  babubona imfizi ya Bangaheza, igaramye aho, yahiritswe mu manga na bene yo, ari nabo bayisangirira, nta no gutanga amabati bameye! None FPR yasimbuye MRND, ngo yo si ubwato ahubwo ni cya gari ya moshi-ruvakwaya kigenda umuvuduko ukabije, kikagenda gihumbahumba aho kinyuze hose! Umushoferi wacyo Général Major Kagame Paul, ntabona, ntiyumva akaruru avugirizwa n’abo atwaye n’aho anyura; none nawe akubise aho icyivugo ati “Uwansimbura yava he? Yanyura he, muri demokarasi se cyangwa mu masasu?” ati “turacyari ba bandi bashobora gusubira mu ndaki”, kandi ubwo arabwira abanyarwanda kuko uru Rwanda nta wundi nyirarwo uretse Abanyarwanda. Abo cya gariya moshi-ruvakwaya cyapakiye  gihaguruka bamwe bagipanduye kera; aho babunze barimo bariruhutsa jugujugu bari batwawemo na Shoferi Kagame Paul. Kirahorera kijya he? Ese gisigayemo bande?

FPR-Inkotanyi igitera igihugu mu 1990, yaje ivuga ko ije gukemura ibibazo koko bimwe byagaragara, ariko iyo usesenguye neza icyegeranyo cy’ibyagezweho muri iyi myaka 27, ubona ko ibishashagirana yigamba, ari ibyo guhuma amaso, ko ari nka ya mpeta iri ku kizuru cy’ingurube! Usanga yewe na FPR ntayikiriho, usanga ya mfizi yivuganaga ubukaka ubu iri ku isahani, iminopfu yayo irimo gushishisha bamwe, abaturage barya ubusa bakiyorosa umuyaga. Usanga ibibazo FPR-Inkotanyi yakuruye biruta kure ibyo yavugaga ko ije gukemura! Ku itubitiro FPR-Inkotanyi niyo yakuruye ubwicanyi bwose bwabaye mu Rwanda uko bwakwitwa bwose bwaba itsembabwoko cyangwa itsembatsemba: Kuvana abantu mu bwato umaze kwica umusare wabo bakundaga, ukabajyana muri cya gari ya moshi-ruvakwaya bagasangamo ababawira “Good Morning”, bari bamenyereye kuvugira mu mazuru ”Bonjour”, byabaye ihane rikomeye!

Reka gusesengura ibyo FPR-Inkotanyi yidoga ko yagezeho, tubigereranye n’ibigaragara mu buzima busanzwe ariko cyane cyane n’ingingo-remezo icyenda z’iryo shyaka ritajya rikozwa kwitwa gutyo ahubwo ryiyita “Umuryango”. Ntabyo duhimba buri wese, uretse abakada ba FPPR bikirigita bagaseka, yabibona.

FPR-Inkotanyi yaje irirmba iki?

FPR-Inkotanyi, itera u Rwanda, ku itariki ya 01/10/1990, yaje irirmba imigabo n’imigambi yagaragaraza koko impinduramatwara ku bibazo bimwe na bimwe byari byugarije igihugu. Iyo migabo n’imigambi ikubiye ku ntego-remezo icyenda, ziririmbwa mu ndirimbo nzaiza cyane mbere ya buri nama y’icyama. Izo ntego-remezo ni izi zikurikira: 

1. Kugarura Ubumwe bw’Abanyarwanda; 

2. Kubumbatira ubusugire bw’Igihugu n’umutekano w’abantu n’ibintu; 

3. Kubaka ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi; 

4. Kubaka ubukungu bushingiye ku mutungo bwite w’Igihugu; 

5. Guca umuco wa ruswa, gutonesha, imicungire mibi y’umutungo w’Igihugu n’izindi ngeso zijyanye na byo; 

6. Kuzamura imibereho myiza y’Abaturage;

7. Guca burundu impamvu zose zitera ubuhunzi no gucyura impunzi; 

8. Guharanira umubano hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu ushingiye ku bwubahane, ubufatanye n’ubuhahirane; 

9. Kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Muri izo ntego-remezo, ni iki cyagezweho?

Iyo usesenguye ibyagezweho kuri izi ntego-remezo muri iyi myaka 27, usanga FPR-Inkotanyi hari ibishashagirana yakoze, ikaba buri guhe ibivuga kugira ngo ihume abantu amaso, ariko hari byinshi cyane itagezeho ku buryo umuntu yakwibaza niba ari ubushake bwayo cyangwa se niba itarahinduye intego n’icyerekezo cyangwa yo ubwayo igahinduka. Umuntu akaba yakeka ko ari byo byakomeje kugenda bituma FPR-Inkotanyi itakaza bamwe mu bayirwaniye, ariko igakoresha amayeri akomeye yo guhuma abaturage amaso, ibaha ubuhendabana kugira ngo bakomeze bayigundire. 

Mu byerekeye ubukungu

FPR-InkotanyI ivuga ko yateje imbere ubukungu bushingiye ku miterere no ku mutungo bwite by’Igihugu, cyane cyane ku Banyarwanda ubwabo.  Iyo witegereje neza usanga ibi bivugwa atari ko bimeze kuko ubukungu bw’Igihugu cy’u Rwanda bushingiye ku ishoramari ryo mu rwego rwo hejuru, rwo gutanga serivisi; iryo shoramari rikaba riri mu maboko y’abashoramari b’abanyamahanga baba bafatanyije na Kagame ubucuruzi. Indege, amahoteri, ubukerarugendo, itumanaho, ingufu z’amashanayarazi, gutumiza no kohereza ibintu mu mahanga,ubwikorezi bugezweho, ubu si ubukungu bushingiye ku muturage na mba kandi bufashe bibyuze 80% by’ubukungu bwigihugu! Imishinga ikomeye yakagombye kuba iy’Abanyarwanda cyangwa iya Leta yose yihariwe n’Abanyamahanga na Kagame.  Muri make Igihugu kirimo kiragurishwa Abanyarwanda barebera dore ko n’ubutaka bakagomye guhinga bakibonera ibijumba, babwambuwe, bakaba babutangaho n’imisoro. Hari n’ubuhabwa amacuti ya Kagame. Reka twitangire ingero ebyri gusa, Ikibuga cy’indege cya Bugesera cyahawe Abanyaturikiya naho ubutaka bgera kuri hegitari 1700 i Nasho ya Kayonza bwamburwa abaturage buhabwa inshuti ya Kagame akaba n’umuherwe Buffett. Ubukene buranuma mu baturage, aho abaturage barenga 30%, ni ukuvuga miriyoni eshatu n’igice zirenga,  batarya ngo bahage, ingaruka z’iyo mirire mibi zikaba abana bagwingiye bagera kuri 38%. Ubwo bukungu bushingiye ku banyarwanda bishwe n’inzara, barwaje bwaki, ni bukungu ki? Ni byo muri Kigali n’indi mijyi iyunganiye, harashashagirana imiturirwa n’imidugudu myiza . Ese Banyarwanda, Banyamuryango ba  FPR-Inkotanyi, muzi ba nyiri iyo miturirwa n’imidugudu? Kagame Paul, Kabarebe, Cyomoro, Ange, Jeannette, Dodo, Ibingira… na Tristar Ventures! Byarangira mwese bakabaka imisanzu ya FPR-Inkotanyi, mugahutera ngo nimutayitanga barabita ibipinga. Murumva iyo FPR  yaje ivuga koi je kubavana ku ngoma y’igitugu ya Kinani, ikiri uko yaje yivuga? Niba ikiriho se, yenda ikaba igisamba, iyo, FRP-inkotanyi ibambura ubutaka ikabuha abanyamahanga, FPR-Inkotanyi ivanaho imisoro ku bintu bihenze, yakagombye ahubwo kongerwa, ariko ikagundira umusoro w’ubutaka imaze kubambura, iyo FPR-Inkotanyi ikomeze ibabeshye ngo ubukungu bw’Igihugu nimwe bushingiyeho, mubyemere! Ubwo aha ntimwabaye ikirondwe kiri mu ruhu rw’inka itakiriho koko? Cyangwa se mukaba mushaka kwagaza inka yacitse ingombe, ikajya mu ishyamba, igahinduka imbogo?

Mu rwego rw’imibereho myiza y’abaturage,

Baravuga ngo nubwo wagaya urukwavu hari icyo wakwemera ko ruzi, urukwavu ruzi kwiruka. Ariko burya hari igihe ushobora kwiruka ukamara imisozi n’ibibaya wajya kureba ugasanga warayobye. Nibyo koko FPR-Inkotanyi yongereye amashuri, amavuriro, amazi, amashanyarazi, imihanda. Ibi ariko si ibitangaza, kuko iterambere, ryakwihuta cyangwa ryagenda buhoro ni ikintu kidahagarara! Kuko na Leta ya Habyarimana Juvénal twirirwa dutuka, yashimwaga byinshi cyane, yari icyitegererezo ku bihugu bikikije u Rwanda,  ku buryo  n’ubu muri 2021, hari ibihugu birukikije bitaragera aho u Rwanda rwari ruri mu 1990, ku bintu byinshi.  Abaturanyi b’u Rwanda bakiriye impunzi z’Abahutu muri 1994 bakubwira ibintu byinshi batangariraga ku Banyarwanda, nyamara bari bagiye biruka bahunze, batazinduitse, ngo bambare, bikeshe!. Abatanzaniya n’Abanyekongo ngo baketse ko Habyarimana yahaga Abanyarwanda bose matera! Muri za 90 iyo wambukaga imipaka ukinjira muri ibyo bihugu bikikije u Rwanda, wabaga usezereye burundu ikintiu cyitwa umuhanda wa Kaburimbo. Mbasekejeho gato, nigeze gutemberera Uganda muri 1990, ukwezi kumwe gusa mbere y’uko Inkotanyi zitera. Abanyeshuri bo muri Uganda ngo bari baziko abo mu Rwanda bo mu mashuri yisumbuye bigaga bahembwa! Kubera ko babaga bakeye kubarusha. Ibyinshi muri ibyo bihugu ubu nibwo birimo kubaka imihanda ibihuza n’ibindi nabwo ku ishinga ihuriweho n’ibihugu byinshi. Abenshi mu baturage b’ibyo bihugu babonye ubuvuzi kubera inkambi z’impunzi, nyamara mu Rwanda byibuze buri Komini yarifite ikigo nderabuzima. U Rwanda rwari umunyeshuri ntangarugero mu gukoresha neza inguzanyo n’inkunga by’ibigenga mpuzamahanga, ariko ubu menya rujya rubazwa aho amafaranga rwahawe yarigitiye. Dusesenguye amashuri n’amavuriro, ibikorwaremezo birahari ariko se ireme rya servisi zita ngwa muri ibyo bice by’ubuzima by’ingenzi rihagaze gute? Kwigisha abantu bose, watanga akazi ukabura utsinda ikizamini bimaze iki? Gutanga akazi se bwo, warangiza kakajya gakorwa n’ibigo by’ubuhanga byigenga (Consultance Companies), bivuze iki? Ese hagati y’ubwiza bw’ikintu (quality) n’ubwinshi bwacyo (quantity), icyakagombye gushyirwa imbere ni ikihe. Naho ubuvuzi bwo politiki y’ubwishingane magirirane ni nziza cyane ariko se, abaganga ni abahe? Si barya bajya kwandikisha impamyabumenyi muri Kongo, ujya gutanga umuti w’amaso agatanga uw’ibimeme ? Kuri gahunda zo kwita ku batishoboye, si ubugiraneza budasanzwe bwa FPR-Inkotanyi, nta gihugu na kimwe kitazigira kuko biri mu buryo bwo gusaranganya abanyagihugu umutungo w’igihugu. Ariko by’umwihariko , ubutegetsi bwa FPR burazitegetswe cyane  kugira ngo bugabanye ubusumbane bukabije mu mibereho kandi bugaragarira buri wese buri hagati y’Abahutu n’Abatutsi. Kuko abatutsi bafite ikigo cya Leta cya FARG, gishyirwamo, 5% by’ingengo y’imari y’igihugu. Kibitaho kuri byose. Kurwanya nyakatsi biri muri urwo rwego kuko Abatutsi bose bubakiwe amazu meza cyane, si ibigondero by’amabati icumi byubakiwe Abahutu. Naho gahunda z’ubudehe nazo urebye zireba abahutu gusa kuko  Abatutsi bahabwa ibyo bakeneye batiriwe bajya guharuira imihanda wagereranya na shiku twumva! Kwivuza nabyo ni uko, ndetse na ya mafaranga 7.500 ahabwa abatishoboye ku kwezi. Byose ni ukugira ngo FPR idakomeza kubazwa impamvu z’ubukene bugaragarira buri wese, bityo abazi kwitegereza bakaba basanga ari ubukene bw’ubwoko bumwe gusa bw’abahutu, naho ubukire n’ibindi byiza byose biri mu maboko y’Abatutsi. Uku ni ukuri gushaririye! Kuki abantu abtubakiwe amazu mazima! Ese utwo tururi two twaruzuye?

 Mu miyoborere myiza, 

Duhereye kuri ibyi tumaze kuvuga bwo gusaranganya abenegihugu ibyiza byacyo, biragaragara ko Abahutu bajugunyirwa ibisigaye, kuko batsinzwe. Aha rero ntawatinyuka kuvuga ko mu Rwanda hari imiyoborere myiza. Reka ariko tubirebe neza.Ububoyozi bwose buri mu maboko y’Abatutsi ku buryo n’umuhutu uhawe kuyobora, wa wundi baba bise « uwacu » ku mpamvu zinyuranye, utretse kuba nta n’ibyemezo afata, nawe ahubwo aba yikandagira yumvako bamurobesheje. Byumwihariko ariko, ibigo byinshi bizwi ko nta muhutu utinyuka gusabayo akazi kubera bihemba neza. Za Rwandair, za Rwand Revenue Authority za RSSB, ni ibigo byihariye by’abatutsi. Mu Buyobozi bwite bwa Leta tuvuze nko mu Turere, niba mu Rwanda harimo Uturere 30 tugizwe n’abari muri Nyobozi 120, Abahutu ntibarenga 40. Mu mirenge 416, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Abahutu barimo ntabwo bashobora kugera ku 100 niba ari benshi bakabije. Uturere tw’Iburasirazuba ho hari aho Umuhutu bamuha akazi, akaba yahitamo kutajyayo aho no nko muri Nyagatare na Gatsibo, mu gihe abatutsi bo bumva bisanzuye hose, kuko bumva ko igihugu ari icyabo. Wabyemrea utabyemera uko niko kuri: hari igihugu ni icyacu ku batutsim hari n’iguihugu barakitwambuye ku bahutu! Abahutu bo, barabibwirwa ku mugaragraro, ko igihe cyabo cyarangiye! Uburenganzira bw’ibanze mu Rwanda bwo gutanga ibitekerezo, nta buhari, ubwo ku mutungo nabwo bwagiyue nka Nyomberi ubwo Abanyarwanda bamburwaga ubutaka bwabo.

Tugarutse ku bumwe n’ubwiyunge Leta ubwayo ya FPR yiyitirira, yabwishe kare  ubwo yamaraga imyaka 15 yose (1994-2009) iri mu rugamba rwo kwandika ubwoko mu itegeko risumba yose ariryo Tegeko Nshinga. Ubwoko bwavuye mu ndangamuntu ariko buri mu Itegeko Nshinga, akndi harimo ubwoko bumwe, ubwo ubutarimo sinzi aho buri? Nako bari  mu gatebo kamwe k’abicanyi. Abanyarwanda bumvaga barebwa n’ubwicanyi bwabaye kuva 1990-1994, Leta yabaciyemo ibice. Bamwe bahakanirwa kwitwa ko bazize cyangwa barokotse “Jenoside yo mu Rwanda”. Iyo habonetse imirambo nk’iyabonetse Rulindo muri Shyorongi Cyangwwa Burera muri Cyanika, Ubuyobozi bwihutira kumenya ba nyirayo: ese ni abamnhutu cyangwa ni abatutsi. Iyo ari abatutsi Leta irahurura, amazu agasenywa ngo harashakwa abandi, ubwo icyunamo kigatangira, abaturiye aho bakadagadwa basenya kutabazwa iby’abo bantu; iyo ari abahutu na Gitifu w’Akagari ntahagera!. Ese Leta ivangura abapfu batagize icyo bayisabye uretse intaho ya nyuma, yabasha kwihanganira kutavangura abayisaba akazi? Nguko uko kubona akazi cyangwa amasoko bisigaye birimo ruswa ivuza ubuhuha. Nguko uko FPR yavuye ku ntego-remezo n’ubu turirimba muri ya ndirimbo, nguko FPR yayobye kuko ihame nshingiro ry’ubunyarwanda yaryishe cyane, nguko uko abashoboye bafite uko bashobora kubabo, bapanduye cya gari ya moshi, mu gihe abandi twumiwe tukagumano kuko kubaho mu Rwanda utari muri FPR ntibishoboka. Sinirirwa mvuga ku kibazo cy’impuzi kuko abayirwaniye bamwe yarabatorongeje,  barabunze hirya no hino mu ishyanga bamwe bari baziko baruhutse, abo ba Kayumba na Himbara  ba Sebarenzi, banze burya gukomeza koga mu nyanga y’amaraso n’akarengane ya FPR-Inkotanyi. Nk’izi mfura koko mfura zo zirazira iki? Abahutu se bo, ba Twagiramungu, ba Gasana James  ba JMV Nkuriyingoma n’izindi nyigaguhuma banyanyagihe ishyanga bazataha ryari ngo bavanwe kuri cya kilisiti y’umukara cy’interaghamwe! Naho abana babo se? baza gute se Kabarebe yirirwa yigisha bagenzi babo b’abatutsi kubafata nk’abanzi b’ejo ngaha bazabafatana igihugu. Ubuterahamwe bubaye icyaha cy’inkomoko birarangiye! Ubwo nibwo bumwe Leta yiyitiriye koko! Ibiganiro bitangwa n’abayobozi bakomeye nk’uwo Jenereli James Kabarebe aho abiba urwango mu basore b’abatutsi, ngo bange bagenzi babo barorongotaniye iyo za Mozambike na Malawi ni ikimeneyetso kigaragara ko nta bumwe n’ubwiyunge butegerejwe hagati y’Abahutu n’Abatutsi mu gihe hari abakarabye amaraso y’abo bombi bagifite ijambo.

Naho ku kibazo cya demokarasi mu Rwanda  ni ingorabahizi. Kuko ntiwavuga demokarasi mu gihugu Perezida Paul Kagame ubwe ayihakana, akavuga ko uko abayizanye bayivuga, atari ukoo we ayibona.Bigaragarira buri wese ko nta n’igitotsi cyayo gihari mu Rwanda. None iyo bigeze ubwo Leta ikorera abaturage ibiseke ngo nibirukanke basabe ko bashaka ko Itegeko Nshinga rihinduka kubera umuntu, demokarasi iba irihe? Paul KAGAME ubwe mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru yivugiye ko hari demokarasi nyarwanda, itagize aho ihuriye n’iy’abayizanye. Ubwo haba hasigaye iki ngo atubwire ko Repubulika yayigize ubwami?? Umuntu ahita abona ko demokarasi yavugwaga muri 1990, igashyirwa no mu ntego-remezo za FPR, ishobora kuba yari iyo kubeshya abantu kugira ngo abari bafitiye Leta ya Habyarimana akangononwa, bamwe barii baranarahiye kutazongera kuvugana n’abatutsi bataramera imisatsi, babone uko kujya mu kigari, bityo FPR yiyorose umwenda wa demokarasi. Ubwo umuntu yahita abona ko demokarasi ya FPR-Inkotanyi bivuga kwirukana Habyarimana n’Abahutu ku butegetsi. Niba ari demokarasi tuzi rero ikorera abaturage, ikubahiriza amahame yo gusimburana ku buyobozi, ariko ubu FPR ikaba iyihakanye, kandi yari intengo-remezo yayo ikaba n’iahme shingiro rya repubulika, ubwo yataye umurongo. Niba abari muri cya gari ya moshi rero batabiboba cyangwa u Rwanda rukaba rwarabaye Ubwidishyi, rukeneye abaruhanura, Umwami w’abidishyi nawe agaterwa icyuhagiro kuko nawe aho bukera yakakara akabura ayo avuga! Yabura ayo avuga kuko iyo ugeze aho abaturanyi bumva uvuze bagakangarana, bakihutira kujya ku marembo kugarira bikanga ko, maheru uje gufata iby’iwabo akabyita ibye, biba bikabije. Ni gute rero FPR-Inkotanyi yakwikirigita igaseka, ikavugako ububanyi n’amahanga bumeze neza? Paul Kagame gusa menya ashaka kwicisha Abanyarwanda inzara. Ayobewe se ko abaturage ba Burera, Gicumbi ndetse na Nyagatare, urupagariso n’amahahiro yabo yari  Uganda? Abarundi bari bararetse inzigo y’imfu z’abaperezida babo Melchior Ndadaye na Cyprien Ntaryamira arabashakaho ikindi ki kugeza ubwo acumbikira, mu mazu ahenze, abo icyo gihugu cyita abanzi bacyo? Iyo niyo diporomasi ivugwa ko yagezweho? Tanzaniya se yo ko ari uko Nyakwigendera Nyiricyubahiro Magufuli yahomahomaga agakina  “siasa”, mugira ngo ibanye neza n’u Rwanda? Kongo se yo ahari n’rurkundo cyangwa n’amabuye y’agaciro u Rwanda rushakayo rwitwaje guhiga FDLR, nabo ubwabo birirwa bavuga ko itakiriho! Ese ubwo Banyarwanda murumva musigaje iki, ngo muve ku nka yahirimye kera. FPR, ntikiriho, niba ikiriho iri mu mpapuro gusa! Ese mwebwe Banyamuryango ba FPR, mwumva koko hari agashema mufite ko gufungiranywa mu Rwanda na Chairman wanyu Paul Kagame? Ese mwese muzajya muhaha mu mahanga mukoresheje za ndege ze? Ubwo igitoki cya  Kabale na Gisoro tuvaneyo amaso tuyahange za Telaviv na Dubai, batigirira n’ubutaka?

Tuvuze ku by’umutekano, nibyo koko Inkotanyi zizi kurwana ku buryo aho zikandagiye zirahatitiza. Ariko nubwo nta ntambara u Rwanda rurimo ubu ku buryo bweruye, ntawuyobewe ko Ingabo z’u Rwanda RDF ziri muri Kongo, ko ziregetse ku mupaka w’u Burundi! Icyiza cyokora izo ngabo ubu ziri mu butumwa bunyuranye mu mahanga. Nko  muri Santrafrika zijya mu bikorwa byo gufasha ingabo z’icyo gihugu kurwanya abanzi bacyo. Ese byazatubera nk’iby’Abafaransa mu Rwanda, natwe tukazabazwa nk’ibyo tubaza Ubufaransa ubu, cyane ko intamabra zo muri Afurika zose ziba zishingiye ku moko? Mu Rwanda kandi n’ubwo nta masasu aba ahari nta mutekeno uhari kubera inyerezwa n’iyicwa ry’abantu bya buri bige. Ntihashira ukwezi hatumvikanye umuntu yarashwe! Ikindi kandi aho abantu baba bari hose baba basa n’aho batunzwe imbunda ibabuza kuvuga no kwisanzura. Kuri ibyo hiyongeraho intugunda yo kutizera ejo hazaza,  bityo abantu benshi bakiberaho umunsi ku wundi. Ese uwo ni umutekano twijejwe, mu1990, urugamba rugitangira?  

Mu rwego rw’ubutabera

Mu butabera ho ni agahomanunwa. Iyo igihugu kigeze aho gishinjwa gushimuta abantu hirengagijwe amategeko mpuzamahanga yo guhererekanya abanyabyaha biba byarenze urugero. Ibyakorewe Rusesabagina byabaye nko nko guhamiriza ku rwego mpuzamahanga  ko nta butabera buri mu Rwanda.  Akarengane mu gihugu ni kose, kugeza ubwo inzinduko za Paul Kagame abayobozi b’inzego z’ibanze baba batazifuza kuko ni akarengane gusa gusa, aba ategereje kwakira. Ruswa mu masoko ya Leta, mu itangwa ry’akazi yahawe intebe no mu nzego zo hejuru ho hatangwa ruswa y’igitsina. Abagore bo mu nzego zo hejuru baba biganyira ko amatako yabo yajegeye kubera ko buri kuzamurwa mu ntera, iyo utazwi, bisaba kuba inshoreke y’imwe Nkotanyi ivuga rikijyana. Mu butabera kandi hagiyeho amategeko ataragiye avugwaho rumwe, haba mu gihugu imbere ndetse no mu rwego mpuzamahanga; aha umuntu yavuga nk’itegeko ryitiriwe kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside nyamara ari iryo gukangisha abahutu cyangwa buri muntu wese wagira icyo avuga ku bwicanyi bwakozwe na FPR-Inkotanyi. Uvuze ibyo Leta idashaka aranyerezwa akicwa cyangwa agafungirwa akamama.

None FPR yaba irihe?

Iyo usesenguye ingingo-remezo FPR inkotanyi yamukanye, ugasuzuma ibimaze kugerwaho ubona ibintu bibiri bivuga ikintu kimwe:  FPR yarayobye, irahaba ku buryo wenda kuyihabura byashoboka cyangwa se FPR yari umwambaro  impunzi z’abatutsi zambaye kugira ngo zibashe kwigarurira abantu zibone uko zifata ubutegetsi I Kigali, none uwo mwenda ukaba ushaje kuko utajyanye na gahunda nyazo yari ifite. None FPR-Inkotanyi yaba ishaka kugaruka ku izina yafashe igishingwa rya RANU ryibutsa UNAR, rya shyaka ryahirimbaniraga ubwami muri za 59, dore ko mu gisigo “Ukwibyara gutera ababyeri ineza”, Nyakayonga ka Musare avuga ko imfura nziza igaruka ku izina rya se? Ese mwari muziko Inkotanyi ari icyivugo cy’umuheto wa Rwabugiri? Ndabona rero FPR yaba ikiriho ku izina ariko ko iganisha u Rwanda  mu cyo abantu bose batinye kuva kera: ubuyobozi butava ku gatsiko k’abantu bamwe, byarimba ako gatsiko kakaba umuryango umwe. None se twaba tugana k’ubwami? Ukurikije uko ibintu byihuta mu Rwanda, ntimuzatungurwe abantu bongeye kwikorera ibiseke bakajya gusaba ko babona nta wundi wayobora iki gihugu uretse umukobwa cyangwa umugore wa Kagame! Ko byaba byiza u Rwanda rubaye ubwami. Nanjye menya icyo gitekerezo cy’ubwami nagishyigikira kuko “findifindi irutwa na so araroga”!

Kuko iyo urebye uko Paul Kagame n’umuryango we bigwizaho imitungo, inshuti zikomeye baba bashaka zo gukikiza umuryango wabo aho kuba iz’igihugu, usanga bidasanwe. Nyamara ubwo ibyaro byasigaye inyuma, uburezi nta reme bufite, ubushomeri ni bwose muri rwa rubyiruko rushukwa ngo ruriga,  serivisi z’ubuzima nta reme, nta buryo buhamye bwo kurengera abatishoboye ku buryo bumwe ntakubavangura ngo bamwe bubakirwe amazu y’amamiriyoni mu gihe abandi bagonderwa burende y’amabati icumi, nta politiki igaragara yo kuvana mu muryango nyarwanda ibintu byose  bibasumbanya bityo bigatuma  batibona kimwe. Mu gihe ubukene, inzara no kugwingira bizaba bikiri mu Banyarwanda barenga 30%, nta muntu uzongera kumbwira ko FPR-Inkotanyi iriho nubwo yidoga imiturirwa n’indege bya Kagame, imitungo itabarika bya Kabarebe, imidugudu ya Cyomoro, amabisi ya Dodo, amazu ya Ibingira mu mijyi yose, Cristal Ventures n’ibindi. Mu gihe nta munyarwanda uzaba agisohoka ngo akoze ikirenge mu gihugu gituranyi atavugirijwe induru, mu gihe hazaba hari amatageko ashyirirwaho abantu bamwe babeshyerwa ko bokamwe n’ingengabitekerezo ya jenoside, nyamara ku maradiyo, televiziyo, za yutubi n’ahandi intiti n’abatekereza b’ingoma ya FPR birirwa batuka abahutu babita amazina y’ibikoko, bigisha urwango….nzakomeza mbone ko FPR yahirimye mu manga ihiritswe n’abo bose yagwijeho imitungo yakagombye kuba yarasaranganyije Abanyarwanda, bakareka kwicwa n’inzara no kurwaza bwaki! Mu ijambo rimwe gusa: Banyarwanda, nimuve ku ruhu inka yariwe kera!

RWANDA : ESE KOKO ABAHUTU BAKOREWE JENOSIDE ?” Ikiganiro twagejejweho na Amb. JMV Ndagijimana

LA HAYE: UBUTABERA BWISUBIYEHO KU NGINGO YO GUTUMIZA IMIPANGA»

$
0
0

Iyi ni inkuru dukesha ikinyamakuru oeil d’Afrique.com yanditswe na Maghene DEBA (Ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokrasi ya Kongo), ishyirwa mu Kinyarwanda kubwa The Rwandan na Albert MUSHABIZI.

Ukwezi kwa Mata gukomatana n’isabukuru ibabaje ya Jenoside, igikorwa cyasigiye igihugu ibisare, kugeza uyu munsi bikiri ingaruka z’ukutavuga rumwe mu gikorwa cyo kwibuka. »

Mu ngingo zitavugwaho rumwe, iyo gutumiza imipanga hanze y’igihugu, iteza impagarara kandi ikaza mu zikunze kwibonekeza. Iyi ngingo kandi iracyari muzibandwaho cyane mu biganiro, kuva umunyemali w’umunyarwanda Felisiyani KABUGA yafatwa n’inzego z’ubutabera muri Gicurasi 2020. Uyu mugabo w’igihangange, wari inshuti ya hafi y’uwahoze ari Prezida Yuvenali HABYARIMANA, amenyereweho uruvugo rumwibasira ko ari « umuterankunga wa Jenoside » ; ngo kubera ko yaba yaratumije imipanga hanze y’igihugu, maze ubutabera mpuzamahanga na Guverinoma y’u Rwanda bikabihuza n’itegurwa rya Jenoside.

Uko biri kose, nyuma y’umugambi w’iharabika wanyujijwe cyane mu itangazamakuru kuri iyi ngingo, mu gihe gikabakaba imyaka makumyabiri ;ikirego nticyabashije kwerekana isano iri hagati yo gutumiza imipanga kw’Ikigo cy’ubucuruzi cya ETS KABUGA no gutegura Jenoside. Bityo rero, iki kirego cyararetswe mu buryo bwenda kuba ijijisha!

Ese gukurwamo kw’iki kirego bikwiye gufatwa nk’akantu gato, cyangwa se byakabirinduye uru rubanza rwose !?

Uko byagenda kose ababuranira Felisiyani KABUGA ntibazabura kwishingikiriza no kuri iri jijisha, mu gihe rubanda yo izakurikirana n’igishyika urubanza, rumaze kuboneka ko atari urusanzwe mu mateka.

Amakuru agenda akura kandi ariko ahindagurika

Iki gikorwa gishya cyo gukuraho ikirego kimwe muri byinshi byari byamaze kwemezwa ; kizatera amahinduka agaragara mu buryo inyandiko y’ibirego izigwaho muri rusange na cyane ko iyi nyandiko y’ibirego yari yubakiye kukuba yaremejwe inshuro zikurikirana n’abashinjaga Felisiyani KABUGA uruhare muri Jenoside muri TPIR (Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda).

Byose bitangira kuwa 22 Kanama 1998, ubwo Umunyakameruni Bernard MUNA, wahoze yungirije Umushinjacyaha w’urukiko yashyiraga umukono ku nyandiko y’ibirego byakorewe abantu umunani, bahoze bakomeye mu Ishyaka rya MRNDD. Yagaragaraga nk’uhagaze ku ibyo akora, atajijinganya kandi yerekana ko abifiteho amakuru ahagije. Yemeje atya : « kuva muw’1992, Felisiyani KABUGA, abicishije mu ikigo cye cy’ubucuruzi cya ETS KABUGA, yatangiye gutumiza mu buryo bwimbitse, imipanga, amasuka n’ibindi bikoresho byifashishwa mu buhinzi azi neza ko bizakoreshwa nk’intwaro mu gihe cy’ubwicanyi»

Kuva icyo gihe, iyo myumvire niyo yishingikirijweho gusa, mu gukekaho Felisiyani KABUGA ko yagize uruhare rw’ubuhuzabikorwa bw’Interahamwen;aho gushimangira cya kirego cyo gutumiza imihoro mu rwego rwo gutegura Jenoside.

Mu wa 2004, mu yindi nyandiko y’ibirego itandukanye, Umushinjacyaha w’Umunyagambiya wa TPIR, Hassan Bubacar JALLOW yashyizemo ko « Felisiyani KABUGA yahaye amategeko abakozi b’Ikigo cy’Ubucuruzi cye ETS KABUGA gutumiza mu ingano y’umurengera y’imipanga mu wa 1993. Muri Mata 1994, yahaye amategeko bamwe mu Interahamwe yari afiteho ububasha buhagije, gutwara ya mipanga n’izindi ntwaro ku Gisenyi no kuyikwiza mu nterahamwe. Hagati y’uwa 7 Mata n’uwa 17 Nyakanga 1994, Interahamwe zakoresheje imipanga i Gisenyi mu kwica abanyagihugu b’Abatutsi. Mu gutumiza no gukwirakwiza imipanga mu nterahamwe, yashishikarije ubwicanyi bwakozwe n’Interahamwe. » Ingingo yakomeje gushimangirwa, na nyuma y’imyaka 7 uhereye ubwo, nko mu wa 2011 urya JALLOW yarongeye ahamya kandi ko : « muri Mata 1994, Felisiyani KABUGA yategetse Interahamwe yari afiteho ububasha, kujyana imipanga n’izindi ntwaro ku Gisenyi, no kuyigabanya Interahamwe zo ku Gisenyi kuwa 3 n’uwa 7 Mata 1994 ;maze bizitera akanyabugabo ko gukora. Izo Nterahamwe zakoresheje izo ntwaro n’iyo mipanga ku Gisenyi hagati y’amataliki ya 7 Mata na 17 Nyakanga 1994 mu kurimbura no kwica abantu babaga babonywe nk’Abatutsi ahitwa kuri Commune Rouge’ , n’utundi duce twa Prefegitura ya Gisenyi ».

Ku wa 21 Nyakanga 2021 ubwo hazaba hatangijwe urubanza rwa Felisiyani KABUGA, imipanga izaba ari ipfundo ry’impaka zizagibwa. Ariko noneho si ku mpamvu z’itumizwa ryayo, ahubwo noneho ni ukuyikwirakwiza, ibirego bibiri byari mu nyandiko y’ibirego yatangiriweho, maze bihinduke ibibazo bito mu iburanisha mu ruhame.

None se ubwo imyanzuro iherutse gufatwa yaba ifite gaciro ki !? Uwahoze ari « umuterankunga wa Genoside » azahinduka « umukozi wari ushinzwe ibikoresho nkenerwa » ?

Ibura ry’ibihamya

Ku bwo kutabasha kubona ibihamya bigusha neza neza ko gutumiza ibikoresho byifashishwa mu buhinzi, byashyira mu idosiye ya KABUGA icyaha kiri ku rwego rwo gutegura Jenoside ;ibiro by’umushinjacyaha byitabaza ikindi gikorwa. Mu iby’ukuri, ishusho ya KABUGA wateguye Jenoside isakaye muri rubanda, ishingiye ku gikorwa cyo gutumiza imipanga, si ku gikorwa cyo kuyikwiza mu bicanyi – iki gikorwa cyo gutanga imipanga, naho nacyo cyamuhama, kikaba cyahabana n’icyaha cyo ku rwego rwo gutegura Jenoside.

Umugabo uvugwa muri make ni uwambitswe isura mbi, mu buryo bwo gusisibiranya, cyangwa se gukora amaperereza mu buryo bukocamye. Iyi ni ingingo ikomeye y’ubutabera ikwiye kujyanwa mu rukiko ;gusa hashobora kuzaboneka byinshi bitari byitezwe, kandi bikongera bikazamura impaka ku migenzereze y’uru rubanza. Mu gihe Umushinjacyaha BRAMMERTZ yagiraga icyo atangariza itangazamakuru kugufatwa kwa KABUGA ; yitwararitse gukomoza ku ivanwa mu birego itumiza ry’imipanga mu rwego rwo gutegura Jenoside. Kuki hatagenderwa ku nyandiko y’ibirego itunganyijwe mu buryo butabogamye kandi budasumbanya abantu imbere y’amategeko !?

Ingaruka zo zizaba nyinshi ! Urega aramutse yemeje ko KABUGA atigeze atera inkunga Jenoside, hazashakwa irindi sisibiranya ;bitabaye ibyo icyaha cyo gutegura jenoside kizaba imfabusa. Ibiri amambu, itegura niyo nkingi ya mwamba kugira ngo havugwe Jenoside, nk’uko byibukijwe n’umushakashatsi Patrick MBEKO, mu kiganiro yagiranye na ikinyamakuru Oeil d’Afrique dukesha iyi nkuru, yagize ati : « Ibi nibyo byashyitse mu rubanza rwa Theoneste BAGOSORA wagaragazwaga nk’umutekereza (ubwonko) wa Jenoside. Urukiko rwageze ku mwanzuro ko Jenoside itateguwe. Bikaba bivuze ko, hari ikidasanzwe kuri Jenoside nyarwanda ;nibwo bwa mbere mu mateka hemezwa Jenoside itarateguwe ». Ngicyo igihirahiro kimwe muri byinshi umushinjacyaha ashyira mu bantu, kubera inyungu runaka. Abacamanza noneho bazahangwa amaso cyane, mu kureba amaherezo y’iyi ngingo ihabanye.

Inkuru y’ikibi n’icyiza bikomatanye kandi bivurugana

Mu buryo buzira ubucabiranya, Abanyarwanda, abashakashatsi, indorerezi, ndetse n’impande zirebwa n’ikibazo bose bakwiye gushishikarira kwibaza : « ese ubu KABUGA tumufiteho iyihe shusho, mu gihe atakiregwa nk’uko byatangiye, gutumiza imipanga yo kuzifashisha muri Jenoside » ? Ikibabaje gusa ni uko bitazashoboka ko ashumbushwa igihe yatakaje mu kwihishahisha no guhindanyirizwa isura ; cyane ku mukambwe w’imyaka 86, yaba umwere cyangwa se agahamwa ku bindi byaha.

Bitewe n’aya makosa yakozwe, amateka y’uru rubanza niyo ashobora kuzafata umwanya munini mu iburanisha, nyamara bitari mu nyungu zo kwihutisha urubanza.

Uyu munsi, Abanyarwanda bakeneneye kwita ku ntambwe y’ukwiyubaka, nyamara kubakira ku binyoma ntibiramba. Niba inkuru ya Jenoside yarasisibiranyijwe,  uru rubanza rwagombye gufatwa nk’amahirwe yo kubaka ukuri.

Adashira amakenga imirimo y’ubutabera mpuzamahanga kuva kuri TPIR,  kugeza ku rwego rwashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye, gukurikirana imirimo yasizwe n’uru rukiko rurimo gukora ubu ;Patrick MBEKO yizera ko amaherezo ukuri kuzageraho kukaganza amasisibiranya, aragira ati : « igihe nicyo kizishungurira, igihe nicyo kizerekana ukuri. Simpamya ko n’ubwo ikinyoma gishyigikiwe, byazatuma kiramba. Ndagira ngo kandi nibutse ko hashize imyaka ibiri u Bwongeraza na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika basanzwe bashyigikira cyane FPR, bashoboye kugira  uruhande babarizwaho, mu gihe bavugaga ko hatabayeho gusa Jenoside y’Abatutsi, ko ahubwo habayeho n’irimbura ry’Abahutu naryo rigombwa kwitabwaho. Bivuze ko Kigali, itazakomeza kutava ku izima yemeza abantu ibyo ishaka ko bemera ».

Kugeza ubu, inkuru ya Jenoside yemewe yagizwe igishyitsi kidatsinsurwa. Paul KAGAME ayishimangira mu bubanyi n’amahanga bugwiriyemo igitugu kuri iyi ngingo, kugira ngo uko ifatwa bidahinyurwa cyangwa ngo bivuguruzwe.

Ihame ryo gutumiza imipanga mu buryo bufite intego runaka, bikozwe n’ “umunyacyubahiro w’umuhutu” ;bifite icyo bimariye Kigali mu kwamamaza inkuru ya Jenoside. Gusenya iryo hame bizagira ingaruka ku nyito ya « Jenoside yakorewe abatutsi », maze bihe amahirwe inyito ya Jenoside ikomoza ku abayiguyemo bose. Kandi rero, icyo ni igishyika kuri Kigali, igomba gutsimbarara ku nyito yayo ;n’ubwo bwose ibivuguruza iyo nyito bidasiba kubitura hejuru.

Mu rwego rwo kwiyunga n’umufatanyabikorwa ukomeye mu Akarere k’Ibiyaga Bigari, Prezida w’u Bufransa Emmanuel MACRON nawe yunga mu nyito ya « Jenoside yakorewe Abatutsi » ;nyamara ikora mu nkovu bamwe mubo hejuru bagize ubutegetsi bw’u Bufransa.

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye nawe ntashaka kugira aho abogamiye. Ku ngingo ya Jenoside, yagize ati : « Abazize Jenoside bari biganjemo Abatutsi, ariko na none harimo n’Abahutu ndetse n’abandi bantu barwanyaga Jenoside. Kuri uyu munsi turunamira abo bantu bose ».

Kuwa 07 Mata 2019, mu mbwirwaruhame yo gutangiza icyunamo ku nshuro ya 25, Prezida KAGAME yakoresheje bwa mbere « Abazize amahano », nk’uko bigaragazwa n’Umuhanga mu by’Imibanire y’abantu w’umufransa Andreya GUICHAOUA, umushakashatsi mu Ikigo Gishakashaka ku Amajyambere ya Sorbonne, akongera akaba n’impuguke y’Akarere k’Ibiyaga Bigari bya Afrika. Icyo nacyo kiramaze !

Mu nyandiko ye « Intego z’urubanza rwa Felisiyani KABUGA » (Les enjeux d’un procès de Félicien KABUGA), yasohoye kuwa 30 Kanama 2020, Profeseri GUICHAOUA, arongera akibutsa ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Bwongereza bahagaze ku ngingo yatunguranye yiswe : » ukwifata ku ivangura ry’abazize Jenoside n’intambara ndetse no gusubira kwandika amateka y’ahashize mu buryo bushya mu guhangana n’ingaruka z’iryo vangura ».

Ibivugwa bihabanye n’ukuri kw’ibyariho

Urubanza rwa KABUGA rushobora gusubiza ibintu ibubisi, hashyirwa hanze ibyasisibiranyijwe byose. Kwerekana uruhare rwa buri umwe ushinjwa gutegura Jenoside, ntibisigana no kugena abagombaga kwibasirwa n’abateguraga ubwicanyi. Iyo ngingo irakomeye cyane, kubera ko mbere ya Jenoside KABUGA siwe munyemali wenyine watumizaga imipanga. Sosiyete RWANDEX-SHILINGTON, yo ahubwo yari inafite uruganda runayikora.

Umunyemali w’umuhinde Kishor JOBANPUTRAS, wahoze ariwe nyir’ikigo cy’ubucuruzi cya LA TROUVAILLE muri icyo gihe, ntiyigeze akomozwaho mu maperereza ya TPIR ;mu gihe we ahubwo yatumije imipanga ku ngano iruta kure iyo KABUGA yatumije. Ubu rwose arakorera imirimo ye mu Rwanda no mu karere, ntawe umushyiraho intugunda.

Icyaha cya Felisiyani KABUGA, kwaba ari ukuba nawe yaba yaratumije icyo gicuruzwa, kandi ari umuntu wo hafi ya HABYARIMANA wahoze ayoboye igihugu, akaba anagereranywa n’uwashoboraga kuba yaba igikoresho cy’imyumvire ya « hutu power » ?

Kugira ngo hahagarikwe ingaruka z’ubutabera bushingiye ku marangamutima, uko gushora abantu mu manza bagendeye ku bintu bidashinga gukwiye kuranduranwa n’imizi ;aho gushyirwa ku karubanda gusa byonyine. Mu bucukumbuzi ku buterankunga bwa Jenoside nyarwanda bwashyizwe ahagaragara kuwa 12 Werurwe 2019, Ikinyamakuru « Le Monde » cyabishimangiye mu buryo bukurikira : « Nuko Bwana KABUGA yirundurira mu gutumiza imipanga mu ngano idashidikanywaho ko hari umugambi wo kuyikoresha ibindi byihariye wari uteganyijwe mu gihe kizaza. M’Ugushyingo 1993 Ikigo cy’ubucuruzi cya KABUGA gitumiza toni 25 z’imipanga yo mu Bushinwa, nyuma yaho umubare w’imipanga ushyika ku 50,000 muri Werurwe 1994. » Igitangazamakuru Jeune Afrique cyo cyagejeje n’aho gikabiririza KABUGA ko yatumije amatoni 581 y’imipanga, mu nkuru yabo yasohotse kuwa 16 Gicurasi 2020.

Gukabiriza ingano nyakuri y’ibyatumijwe bifite ingaruka zikomeye kandi ni ukwatsa umuriro, ku ngingo nk’iyo iteye amakenga, kandi Abanyamakuru ba biriya bitangazamakuru bya Le Monde na Jeune Afrique ntibakeneye kubyibutswa, muri icyo gihe, ibyo bitangazamakuru nta kindi byikorera uretse gufasha gukwirakwiza ibinyoma babizi neza. Iyo ngingo yateye umushakashatsi w’Umunyekongo Patrick MBEKO igishyika bituma ahanura mu buryo bukurikira : « ikidashidikanywaho cyo ni uko twibereye  mu bihuha no kurindagizwa, aho kuba twasobanura ibishinjwa uriya mugabo. »

N’ubusanzwe ibarurishamibare ry’igihugu cy’u Rwanda ry’icyo gihe ryerekana ko toni 581 z’imipanga zihwanishwa n’imipanga yatumijwe mu Bushinwa n’Abanyemali 10 batandukanye hagati y’imyaka y’1991 n’1994. Nk’uko byagaragajwe na raporo ya Galand-Chossudovsky wasesenguye ubushyinguranyandiko bwa Banki Nkuru y’u Rwanda, uruhare rwa KABUGA ni toni 96 z’imipanga zihwanishwa na 16% by’iyinjijwe yose. Nyamara LA TROUVAILLE, ikigo cy’ubucuruzi cya Kishore JOBANPUTRAS, cyinjije toni 288 z’imipanga, urebye akaba ari 50% z’iyinjiye yose, nyamara we ntiyigeze akekekerwa cyangwa ngo yerekezwe ku itegura rya Jenoside.

Ukuri n’ubwiyunge

Abanyarwanda baracyafite inzira ndende y’ubwiyunge hagati yabo nk’abanyagihugu, ndetse no hagati yabo n’Abanyekongo b’abaturanyi babo ;bikorejwe umusaraba w’ingaruka za Jenoside, nyuma yo gucumbikira impunzi zahunze izo ntugunda, nyuma zikaza kuvamo urwitwazo rw’ibitero by’u Rwanda ku butaka bw’gihugu gituranyi.

Haba imbere mu gihugu, haba no mu karere umwumvikano n’amahoro nyakuri, bigomba gushingira kukubaka ukuri : « icyo tugomba kwitega kuri ibyo byose, ni ubutabera, kubera ko hatabaho ubutabera nta kuvugisha ukuri ;kandi igihe cyose ukuri kuzakomeza gupfukiranwa, nta butabera buzabaho… Njye sintekereza ko bishoboka ko umugambi wa Felix (Aha yavugaga Felix KISEKEDI Prezida wa Congo) na KAGAME wo guharanira amahoro n’umutekano urambye waterana intambwe izinzika ry’ukuri kw’ibyabaye. Haracyariho ibikomere bijojoba kandi byatuye, inkovu ni nyinshi, mbese ntabwo abantu bakora nk’aho ntacyabaye », uwo ni Patrick MBEKO washimangiraga.

We ukunze kwiyerekana nk’utajya imbizi n’ »icyerekezo kidashinga cy’amakimbirane hagati y’Abanyafrika » agakangurira abasore n’inkumi ba Afrika guhagarara ku maguru yombi bakagarura icyubahiro cyabo cyononekariye mu mateka ya vuba y’amahano yabaye mu Rwanda : « ni ukuvuga ko haherwa ku byiyumviro by’ubwenge buke ko Abanyafrika n’Abanyarwanda by’umwihariko ari abanyamusozi bashihagurana mu mugi y’imipanga. Ishusho y’imipanga, akenshi yatangiye gukinishwa guhera muri Jenoside, Abanyafrika bagaragazwa muri rusange, naho Abanyarwanda bakagaragazwa by’umwihariko muri iyo migirire, muri iyo miterere nyamuco na nyamubano ; reka da ibyo ntibishobora kwemerwa uko ».

Kongera kubaka igihugu 

Ubu dufite amezi yimirije imbere yacu, aho twiteze ko impande runaka, ndetse n’abafata ibyemezo bigenga isi, bazaha ruriya rwego rwashyiriweho gukurikirana imanza z’i Arusha, rugari, ntirukorere mu nyungu n’intego za mpatsibihugu ; kugira ngo ukuri gutsinde nk’uko bikenewe cyane n’Abanyarwanda ngo bazahure igihugu cyabo. Birakwiriye ko uru rubanza rwa KABUGA rufasha umuryango w’abantu ku isi yose, gusohoka mu nzarwe y’amakosa yaranzwe mu manza za TPIR, bigafasha Kigali kwibasira ubwoko bw’abahutu mu mbwirwaruhame za dipolomasiya, ko ubwo bwoko buhwanishwa n’agatsiko k’abanyamahano. « Jenoside nyarwanda » yakagombye kuba yibuka ibyago byagizwe n’abaturage bose, kurura imijinya no kubaka umubano ntamakemwa, utari uwa nyirarureshwa. Ukongera kwiyunga k’Ubudage kwabaye isomo ryiza ry’imbabazi n’ubutabera butabogamye. Abafransa, Abanyamerika, Ababiligi, Abadage, bose babizi by’imvaho.

Mu Akarere k’Ibiyaga Bigari, ingendo nk’iyo iri mu cyizere, kugira ngo bifashe by’intangamuganzanyo, ugutaha kuri gakondo kw’Abahutu banyanyagiye hanze y’imipaka y’igihugu cyabo. Ku banyekongo icyababayeho ni uguhekurwa guhoraho, ndetse no kuba Abanyekongo barinubiye, bakanicuza impamvu bacumbikiye Abanyarwanda muw’1994.

Uwo ni umusanzu wacu w’ibitekerezo mu kunamira ibihumbi n’ibihumbi byahoneye muri Jenoside, harakabaho ubufatanye bw’Abanyafrika ngo buhumurize Abanyarwanda !

RWANDA: FPR-Inkotanyi mu manga! Banyarwanda, nimuve ku ruhu inka yariwe kera!

$
0
0

Yanditswe na RUGEMINTWAZA Erasme

Mu Kinyarwanda iyo bavuze ngo “Yabaye nk’indondogozi y’ikirondwe isigara ku ruhu, inka yarariwe kera”, baba bavuga ko umuntu agitsimbaraye ku bintu bitakiriho, bityo akaba yanabirwanirira kugeza apfuye, akazira ubusa. Abanyarwanda rero, kubera kutareba kure ngo babone, bakomeje guhihibikana ngo bararwanira ishyaka rya FPR-Inkotanyi. Muri iyi nyandiko turagira ngo twereke Abanyarwanda ko FPR-Inkotanyi, bahihibikanira, batarwambaye, itakiriho, kuko yahirimye mu manga, iraribwa. Ahubwo se iyo mfizi yivugaga igakangaranya, yashowe mu manga nande, ryari, kubera iki? Ese ni nde uri kuvovora imihore y’iyo mfizi? 

Ku butegetsi bwa mbere y’intambara y’amoko n’ubutegetsi mu Rwanda mu 1990, ku butegetsi bwa Général Major Habyarimana Juvénal na MRND, Umunyarwanda wese yari “Umumilita” w’iryo shyaka rimwe rukumbi, ryashyizweho tariki ya 05/07/1975. Ishyaka ryageze aho ryitwa ubwato bufite umusare umwe, utananirwa, utaruhuka, ubwato bwo kwambutsa Abanyarwanda inyanja y’ubukene! Umusare w’ubwo bwato, Général Major Habyarimana Juvénal, yageze ubwo ananizwa, arananirwa, aho kugira ngo arebe uwamufatira mu ngashya wo gukomeza kuvuganya ubwo bwato mu  muhengeri urimo imiraba, n’umuyaga uturutse i La Baule mu Bufaransa, n’i Kampala muri Uganda, ahubwo yarivuze ati “Ndi ikinani cyananiye, abagome n’abagambanyi”. Bwarakeye bati “Vuga uvuye aho, ntawe wananiye!” Yaguye nk’umusivili iwe kandi ngo yari umuparakomando kabuhariwe, burende idakandwa n’ibindi byose umuntu ahanga ahanganye na Nyamunsi! Na n’ubu, nkatwe ababandwa, twabuze aho yabikiriwe ngo tuhace ingando, tubage ingumba, ducurure roho y’umwungura w’umukono, dukure amahano ku gihugu cyacu cy’u Rwanda cyiyiciye Perezida, ntikimushyingure! Abamuhanuje inkuba, bateje u Rwanda amahano atazaruvamo; amahano azabakurikirana. Ubwo butegetsi bwa Habyarimana wakundwaga cyane n’Abanyarwanda, ubwo butegetsi bw’Abahutu, bwarembereye abantu barebera, nyamara abahanga  n’abahanuzi nka Magayane ndetse n’umusizi Gasimba Francois, bari babubonyemo amasiha rusahuzi,  babubonamo imfizi ya Bangaheza, igaramye aho, yahiritswe mu manga na bene yo, ari nabo bayisangirira, nta no gutanga amabati bameye! None FPR yasimbuye MRND, ngo yo si ubwato ahubwo ni cya gari ya moshi-ruvakwaya kigenda umuvuduko ukabije, kikagenda gihumbahumba aho kinyuze hose! Umushoferi wacyo Général Major Kagame Paul, ntabona, ntiyumva akaruru avugirizwa n’abo atwaye n’aho anyura; none nawe akubise aho icyivugo ati “Uwansimbura yava he? Yanyura he, muri demokarasi se cyangwa mu masasu?” ati “turacyari ba bandi bashobora gusubira mu ndaki”, kandi ubwo arabwira abanyarwanda kuko uru Rwanda nta wundi nyirarwo uretse Abanyarwanda. Abo cya gariya moshi-ruvakwaya cyapakiye  gihaguruka bamwe bagipanduye kera; aho babunze barimo bariruhutsa jugujugu bari batwawemo na Shoferi Kagame Paul. Kirahorera kijya he? Ese gisigayemo bande?

FPR-Inkotanyi igitera igihugu mu 1990, yaje ivuga ko ije gukemura ibibazo koko bimwe byagaragara, ariko iyo usesenguye neza icyegeranyo cy’ibyagezweho muri iyi myaka 27, ubona ko ibishashagirana yigamba, ari ibyo guhuma amaso, ko ari nka ya mpeta iri ku kizuru cy’ingurube! Usanga yewe na FPR ntayikiriho, usanga ya mfizi yivuganaga ubukaka ubu iri ku isahani, iminopfu yayo irimo gushishisha bamwe, abaturage barya ubusa bakiyorosa umuyaga. Usanga ibibazo FPR-Inkotanyi yakuruye biruta kure ibyo yavugaga ko ije gukemura! Ku itubitiro FPR-Inkotanyi niyo yakuruye ubwicanyi bwose bwabaye mu Rwanda uko bwakwitwa bwose bwaba itsembabwoko cyangwa itsembatsemba: Kuvana abantu mu bwato umaze kwica umusare wabo bakundaga, ukabajyana muri cya gari ya moshi-ruvakwaya bagasangamo ababawira “Good Morning”, bari bamenyereye kuvugira mu mazuru ”Bonjour”, byabaye ihane rikomeye!

Reka gusesengura ibyo FPR-Inkotanyi yidoga ko yagezeho, tubigereranye n’ibigaragara mu buzima busanzwe ariko cyane cyane n’ingingo-remezo icyenda z’iryo shyaka ritajya rikozwa kwitwa gutyo ahubwo ryiyita “Umuryango”. Ntabyo duhimba buri wese, uretse abakada ba FPR bikirigita bagaseka, yabibona.

FPR-Inkotanyi yaje irirmba iki?

FPR-Inkotanyi, itera u Rwanda, ku itariki ya 01/10/1990, yaje irirmba imigabo n’imigambi yagaragaraza koko impinduramatwara ku bibazo bimwe na bimwe byari byugarije igihugu. Iyo migabo n’imigambi ikubiye ku ntego-remezo icyenda, ziririmbwa mu ndirimbo nziza cyane mbere ya buri nama y’icyama. Izo ntego-remezo ni izi zikurikira: 

1. Kugarura Ubumwe bw’Abanyarwanda; 

2. Kubumbatira ubusugire bw’Igihugu n’umutekano w’abantu n’ibintu; 

3. Kubaka ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi; 

4. Kubaka ubukungu bushingiye ku mutungo bwite w’Igihugu; 

5. Guca umuco wa ruswa, gutonesha, imicungire mibi y’umutungo w’Igihugu n’izindi ngeso zijyanye na byo; 

6. Kuzamura imibereho myiza y’Abaturage;

7. Guca burundu impamvu zose zitera ubuhunzi no gucyura impunzi; 

8. Guharanira umubano hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu ushingiye ku bwubahane, ubufatanye n’ubuhahirane; 

9. Kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Muri izo ntego-remezo, ni iki cyagezweho?

Iyo usesenguye ibyagezweho kuri izi ntego-remezo muri iyi myaka 27, usanga FPR-Inkotanyi hari ibishashagirana yakoze, ikaba buri guhe ibivuga kugira ngo ihume abantu amaso, ariko hari byinshi cyane itagezeho ku buryo umuntu yakwibaza niba ari ubushake bwayo cyangwa se niba itarahinduye intego n’icyerekezo cyangwa yo ubwayo igahinduka. Umuntu akaba yakeka ko ari byo byakomeje kugenda bituma FPR-Inkotanyi itakaza bamwe mu bayirwaniye, ariko igakoresha amayeri akomeye yo guhuma abaturage amaso, ibaha ubuhendabana kugira ngo bakomeze bayigundire. 

Mu byerekeye ubukungu

FPR-InkotanyI ivuga ko yateje imbere ubukungu bushingiye ku miterere no ku mutungo bwite by’Igihugu, cyane cyane ku Banyarwanda ubwabo.  Iyo witegereje neza usanga ibi bivugwa atari ko bimeze kuko ubukungu bw’Igihugu cy’u Rwanda bushingiye ku ishoramari ryo mu rwego rwo hejuru, rwo gutanga serivisi; iryo shoramari rikaba riri mu maboko y’abashoramari b’abanyamahanga baba bafatanyije na Kagame ubucuruzi. Indege, amahoteri, ubukerarugendo, itumanaho, ingufu z’amashanayarazi, gutumiza no kohereza ibintu mu mahanga, ubwikorezi bugezweho, ubu si ubukungu bushingiye ku muturage na mba kandi bufashe bibyuze 80% by’ubukungu bw’igihugu! Imishinga ikomeye yakagombye kuba iy’Abanyarwanda cyangwa iya Leta yose yihariwe n’Abanyamahanga na Kagame.  Muri make Igihugu kirimo kiragurishwa Abanyarwanda barebera dore ko n’ubutaka bakagomye guhinga bakibonera ibijumba, babwambuwe, bakaba babutangaho n’imisoro. Hari n’ubuhabwa amacuti ya Kagame. Reka twitangire ingero ebyiri gusa, Ikibuga cy’indege cya Bugesera cyahawe Qatar Airways naho ubutaka bugera kuri hegitari 1700 i Nasho ya Kayonza bwamburwa abaturage buhabwa inshuti ya Kagame akaba n’umuherwe Howard Graham Buffett. Ubukene buranuma mu baturage, aho abaturage barenga 30%, ni ukuvuga miriyoni eshatu n’igice zirenga,  batarya ngo bahage, ingaruka z’iyo mirire mibi zikaba abana bagwingiye bagera kuri 38%. Ubwo bukungu bushingiye ku banyarwanda bishwe n’inzara, barwaje bwaki, ni bukungu ki? Ni byo muri Kigali n’indi mijyi iyunganiye, harashashagirana imiturirwa n’imidugudu myiza . Ese Banyarwanda, Banyamuryango ba  FPR-Inkotanyi, muzi ba nyiri iyo miturirwa n’imidugudu? Kagame Paul, Kabarebe, Cyomoro, Ange, Jeannette, Dodo, Ibingira… na Crystal Ventures! Byarangira mwese bakabaka imisanzu ya FPR-Inkotanyi, mugahutera ngo nimutayitanga barabita ibipinga. Murumva iyo FPR  yaje ivuga ko ije kubavana ku ngoma y’igitugu ya Kinani, ikiri uko yaje yivuga? Niba ikiriho se, yenda ikaba igisamba, iyo FRP-inkotanyi ibambura ubutaka ikabuha abanyamahanga, FPR-Inkotanyi ivanaho imisoro ku bintu bihenze, yakagombye ahubwo kongerwa, ariko ikagundira umusoro w’ubutaka imaze kubambura, iyo FPR-Inkotanyi ikomeze ibabeshye ngo ubukungu bw’Igihugu nimwe bushingiyeho mubyemere! Ubwo aha ntimwabaye ikirondwe kiri mu ruhu rw’inka itakiriho koko? Cyangwa se mukaba mushaka kwagaza inka yacitse ingombe, ikajya mu ishyamba, igahinduka imbogo?

Mu rwego rw’imibereho myiza y’abaturage,

Baravuga ngo n’ubwo wagaya urukwavu hari icyo wakwemera ko ruzi, urukwavu ruzi kwiruka. Ariko burya hari igihe ushobora kwiruka ukamara imisozi n’ibibaya wajya kureba ugasanga warayobye. Nibyo koko FPR-Inkotanyi yongereye amashuri, amavuriro, amazi, amashanyarazi, imihanda. Ibi ariko si ibitangaza, kuko iterambere, ryakwihuta cyangwa ryagenda buhoro ni ikintu kidahagarara! Kuko na Leta ya Habyarimana Juvénal twirirwa dutuka, yashimwaga byinshi cyane, yari icyitegererezo ku bihugu bikikije u Rwanda,  ku buryo  n’ubu muri 2021, hari ibihugu birukikije bitaragera aho u Rwanda rwari ruri mu 1990, ku bintu byinshi.  Abaturanyi b’u Rwanda bakiriye impunzi z’Abahutu muri 1994 bakubwira ibintu byinshi batangariraga ku Banyarwanda, nyamara bari bagiye biruka bahunze, batazindutse, ngo bambare, bikeshe!. Abatanzaniya n’Abanyekongo ngo baketse ko Habyarimana yahaga Abanyarwanda bose matera! Muri za 1990 iyo wambukaga imipaka ukinjira muri ibyo bihugu bikikije u Rwanda, wabaga usezereye burundu ikintu cyitwa umuhanda wa Kaburimbo. Mbasekejeho gato, nigeze gutemberera Uganda muri 1990, ukwezi kumwe gusa mbere y’uko Inkotanyi zitera. Abanyeshuri bo muri Uganda ngo bari baziko abo mu Rwanda bo mu mashuri yisumbuye bigaga bahembwa! Kubera ko babaga bakeye kubarusha. Ibyinshi muri ibyo bihugu ubu nibwo birimo kubaka imihanda ibihuza n’ibindi nabwo ku mishinga ihuriweho n’ibihugu byinshi. Abenshi mu baturage b’ibyo bihugu babonye ubuvuzi kubera inkambi z’impunzi, nyamara mu Rwanda byibuze buri Komini yarifite ikigo nderabuzima. U Rwanda rwari umunyeshuri ntangarugero mu gukoresha neza inguzanyo n’inkunga by’ibigenga mpuzamahanga, ariko ubu menya rujya rubazwa aho amafaranga rwahawe yarigitiye. Dusesenguye amashuri n’amavuriro, ibikorwa-remezo birahari ariko se ireme rya servisi zitangwa muri ibyo bice by’ubuzima by’ingenzi rihagaze gute? Kwigisha abantu bose, watanga akazi ukabura utsinda ikizamini bimaze iki? Gutanga akazi se bwo, warangiza kakajya gakorwa n’ibigo by’ubuhanga byigenga (Consultance Companies), bivuze iki? Ese hagati y’ubwiza bw’ikintu (quality) n’ubwinshi bwacyo (quantity), icyakagombye gushyirwa imbere ni ikihe. Naho ubuvuzi bwo politiki y’ubwishingane magirirane ni nziza cyane ariko se, abaganga ni abahe? Si barya bajya kwandikisha impamyabumenyi muri Congo cyangwa mu magereza, ujya gutanga umuti w’amaso agatanga uw’ibimeme? Kuri gahunda zo kwita ku batishoboye, si ubugiraneza budasanzwe bwa FPR-Inkotanyi, nta gihugu na kimwe kitazigira kuko biri mu buryo bwo gusaranganya abanyagihugu umutungo w’igihugu. Ariko by’umwihariko , ubutegetsi bwa FPR burazitegetswe cyane  kugira ngo bugabanye ubusumbane bukabije mu mibereho kandi bugaragarira buri wese buri hagati y’Abahutu n’Abatutsi. Kuko abatutsi bafite ikigo cya Leta cya FARG, gishyirwamo, 5% by’ingengo y’imari y’igihugu. Kibitaho kuri byose. Kurwanya nyakatsi biri muri urwo rwego kuko Abatutsi bose bubakiwe amazu meza cyane, si ibigondero by’amabati icumi byubakiwe Abahutu. Naho gahunda z’ubudehe nazo urebye zireba abahutu gusa kuko  Abatutsi bahabwa ibyo bakeneye batiriwe bajya guharura imihanda wagereranya na shiku twumva! Kwivuza nabyo ni uko, ndetse na ya mafaranga 7.500 ahabwa abatishoboye ku kwezi. Byose ni ukugira ngo FPR idakomeza kubazwa impamvu z’ubukene bugaragarira buri wese, bityo abazi kwitegereza bakaba basanga ari ubukene bw’ubwoko bumwe gusa bw’abahutu, naho ubukire n’ibindi byiza byose biri mu maboko y’Abatutsi. Uku ni ukuri gushaririye! Kuki abantu batubakiwe amazu mazima! Ese utwo tururi two twaruzuye?

 Mu miyoborere myiza, 

Duhereye kuri ibyi tumaze kuvuga bwo gusaranganya abenegihugu ibyiza byacyo, biragaragara ko Abahutu bajugunyirwa ibisigaye, kuko batsinzwe. Aha rero ntawatinyuka kuvuga ko mu Rwanda hari imiyoborere myiza. Reka ariko tubirebe neza. Ububoyozi bwose buri mu maboko y’Abatutsi ku buryo n’umuhutu uhawe kuyobora, wa wundi baba bise « uwacu » ku mpamvu zinyuranye, uretse kuba nta n’ibyemezo afata, nawe ahubwo aba yikandagira yumvako bamurobesheje. Byumwihariko ariko, ibigo byinshi bizwi ko nta muhutu utinyuka gusabayo akazi kubera bihemba neza. Za Rwandair, za Rwanda Revenue Authority, za RSSB, ni ibigo byihariye by’abatutsi. Mu Buyobozi bwite bwa Leta tuvuze nko mu Turere, niba mu Rwanda harimo Uturere 30 tugizwe n’abari muri Nyobozi 120, Abahutu ntibarenga 40. Mu mirenge 416, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Abahutu barimo ntabwo bashobora kugera ku 100 niba ari benshi bakabije. Uturere tw’Iburasirazuba ho hari aho Umuhutu bamuha akazi, akaba yahitamo kutajyayo aho ni nko muri Nyagatare na Gatsibo, mu gihe abatutsi bo bumva bisanzuye hose, kuko bumva ko igihugu ari icyabo. Wabyemera utabyemera uko niko kuri: hari igihugu ni icyacu ku batutsim hari n’igihugu barakitwambuye ku bahutu! Abahutu bo, barabibwirwa ku mugaragraro, ko igihe cyabo cyarangiye! Uburenganzira bw’ibanze mu Rwanda bwo gutanga ibitekerezo nta buhari, ubwo ku mutungo nabwo bwagiye nka Nyomberi ubwo Abanyarwanda bamburwaga ubutaka bwabo.

Tugarutse ku bumwe n’ubwiyunge Leta ubwayo ya FPR yiyitirira, yabwishe kare  ubwo yamaraga imyaka 15 yose (1994-2009) iri mu rugamba rwo kwandika ubwoko mu itegeko risumba yose ariryo Tegeko Nshinga. Ubwoko bwavuye mu ndangamuntu ariko buri mu Itegeko Nshinga, kandi harimo ubwoko bumwe, ubwo ubutarimo sinzi aho buri? Nako buri  mu gatebo kamwe k’abicanyi. Abanyarwanda bumvaga barebwa n’ubwicanyi bwabaye kuva 1990-1994, Leta yabaciyemo ibice. Bamwe bahakanirwa kwitwa ko bazize cyangwa barokotse “Jenoside yo mu Rwanda”. Iyo habonetse imirambo nk’iyabonetse Rulindo muri Shyorongi Cyangwwa Burera muri Cyanika, Ubuyobozi bwihutira kumenya ba nyirayo: ese ni abahutu cyangwa ni abatutsi. Iyo ari abatutsi Leta irahurura, amazu agasenywa ngo harashakwa abandi, ubwo icyunamo kigatangira, abaturiye aho bakadagadwa basenga kutabazwa iby’abo bantu; iyo ari abahutu na Gitifu w’Akagari ntahagera! Ese Leta ivangura abapfu batagize icyo bayisabye uretse intaho ya nyuma, yabasha kwihanganira kutavangura abayisaba akazi? Nguko uko kubona akazi cyangwa amasoko bisigaye birimo ruswa ivuza ubuhuha. Nguko uko FPR yavuye ku ntego-remezo n’ubu turirimba muri ya ndirimbo, nguko FPR yayobye kuko ihame nshingiro ry’ubunyarwanda yaryishe cyane, nguko uko abashoboye bafite uko bashobora kubabo, bapanduye cya gari ya moshi, mu gihe abandi twumiwe tukagumano kuko kubaho mu Rwanda utari muri FPR ntibishoboka. Sinirirwa mvuga ku kibazo cy’impuzi kuko abayirwaniye bamwe yarabatorongeje, barabunze hirya no hino mu ishyanga bamwe bari baziko baruhutse, abo ba Kayumba na Himbara  ba Sebarenzi, banze burya gukomeza koga mu nyanja y’amaraso n’akarengane ya FPR-Inkotanyi. Abahutu se bo, banyanyagihe ishyanga bazataha ryari ngo bavanwe kuri cya kilisiti y’umukara cy’interahamwe! Naho abana babo se? baza gute se Kabarebe yirirwa yigisha bagenzi babo b’abatutsi kubafata nk’abanzi b’ejo ngaha bazabafatana igihugu. Ubuterahamwe bubaye icyaha cy’inkomoko birarangiye! Ubwo nibwo bumwe Leta yiyitiriye koko! Ibiganiro bitangwa n’abayobozi bakomeye nk’uwo Jenereli James Kabarebe aho abiba urwango mu basore b’abatutsi, ngo bange bagenzi babo barorongotaniye iyo za Mozambike na Malawi ni ikimeneyetso kigaragara ko nta bumwe n’ubwiyunge butegerejwe hagati y’Abahutu n’Abatutsi mu gihe hari abakarabye amaraso y’abo bombi bagifite ijambo.

Naho ku kibazo cya demokarasi mu Rwanda  ni ingorabahizi. Kuko ntiwavuga demokarasi mu gihugu Perezida Paul Kagame ubwe ayihakana, akavuga ko uko abayizanye bayivuga atari uko we ayibona. Bigaragarira buri wese ko nta n’igitotsi cyayo gihari mu Rwanda. None iyo bigeze ubwo Leta ikorera abaturage ibiseke ngo nibirukanke basabe ko bashaka ko Itegeko Nshinga rihinduka kubera umuntu, demokarasi iba irihe? Paul KAGAME ubwe mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru yivugiye ko hari demokarasi nyarwanda, itagize aho ihuriye n’iy’abayizanye. Ubwo haba hasigaye iki ngo atubwire ko Repubulika yayigize ubwami?? Umuntu ahita abona ko demokarasi yavugwaga muri 1990, igashyirwa no mu ntego-remezo za FPR, ishobora kuba yari iyo kubeshya abantu kugira ngo abari bafitiye Leta ya Habyarimana akangononwa, bamwe bari baranarahiye kutazongera kuvugana n’abatutsi bataramera imisatsi babone uko bajya mu kigare bityo FPR yiyorose umwenda wa demokarasi. Ubwo umuntu yahita abona ko demokarasi ya FPR-Inkotanyi bivuga kwirukana Habyarimana n’Abahutu ku butegetsi. Niba ari demokarasi tuzi rero ikorera abaturage, ikubahiriza amahame yo gusimburana ku buyobozi, ariko ubu FPR ikaba iyihakanye, kandi yari intengo-remezo yayo ikaba n’ihame shingiro rya repubulika, ubwo yataye umurongo.

Niba abari muri cya gari ya moshi rero batabibona cyangwa u Rwanda rukaba rwarabaye Ubwidishyi, rukeneye abaruhanura, Umwami w’abidishyi nawe agaterwa icyuhagiro kuko nawe aho bukera yagagara akabura ayo avuga! Yabura ayo avuga kuko iyo ugeze aho abaturanyi bumva uvuze bagakangarana, bakihutira kujya ku marembo kugarira bikanga ko maheru uje gufata iby’iwabo akabyita ibye, biba bikabije. Ni gute rero FPR-Inkotanyi yakwikirigita igaseka, ikavugako ububanyi n’amahanga bumeze neza? Paul Kagame gusa menya ashaka kwicisha Abanyarwanda inzara. Ayobewe se ko abaturage ba Burera, Gicumbi ndetse na Nyagatare, urupagasirizo n’amahahiro yabo yari  Uganda? Abarundi bari bararetse inzigo y’impfu z’abaperezida babo Melchior Ndadaye na Cyprien Ntaryamira arabashakaho ikindi ki kugeza ubwo acumbikira, mu mazu ahenze, abo icyo gihugu cyita abanzi bacyo? Iyo niyo diporomasi ivugwa ko yagezweho? Tanzaniya se yo ko ari uko Nyakwigendera Nyiricyubahiro Magufuli yahomahomaga agakina  “siasa”, mugira ngo ibanye neza n’u Rwanda? Kongo se yo ahari n’urukundo cyangwa n’amabuye y’agaciro u Rwanda rushakayo rwitwaje guhiga FDLR, nabo ubwabo birirwa bavuga ko itakiriho! Ese ubwo Banyarwanda murumva musigaje iki, ngo muve ku nka yahirimye kera. FPR, ntikiriho, niba ikiriho iri mu mpapuro gusa! Ese mwebwe Banyamuryango ba FPR, mwumva koko hari agashema mufite ko gufungiranywa mu Rwanda na Chairman wanyu Paul Kagame? Ese mwese muzajya muhaha mu mahanga mukoresheje za ndege ze? Ubwo igitoki cya  Kabale na Gisoro tuvaneyo amaso tuyahange za Tel aviv na Dubai, batigirira n’ubutaka?

Tuvuze ku by’umutekano, nibyo koko Inkotanyi zizi kurwana ku buryo aho zikandagiye zirahatitiza. Ariko nubwo nta ntambara u Rwanda rurimo ubu ku buryo bweruye, ntawuyobewe ko Ingabo z’u Rwanda RDF ziri muri Kongo, ko ziregetse ku mupaka w’u Burundi! Icyiza cyokora izo ngabo ubu ziri mu butumwa bunyuranye mu mahanga. Nko  muri Santrafrika zijya mu bikorwa byo gufasha ingabo z’icyo gihugu kurwanya abanzi bacyo. Ese byazatubera nk’iby’Abafaransa mu Rwanda, natwe tukazabazwa nk’ibyo tubaza Ubufaransa ubu, cyane ko intambara zo muri Afurika zose ziba zishingiye ku moko? Mu Rwanda kandi n’ubwo nta masasu aba ahari nta mutekeno uhari kubera inyerezwa n’iyicwa ry’abantu bya buri bihe. Ntihashira ukwezi hatumvikanye umuntu yarashwe! Ikindi kandi aho abantu baba bari hose baba basa n’aho batunzwe imbunda ibabuza kuvuga no kwisanzura. Kuri ibyo hiyongeraho intugunda yo kutizera ejo hazaza,  bityo abantu benshi bakiberaho umunsi ku wundi. Ese uwo ni umutekano twijejwe, mu 1990, urugamba rugitangira?  

Mu rwego rw’ubutabera

Mu butabera ho ni agahomanunwa. Iyo igihugu kigeze aho gishinjwa gushimuta abantu hirengagijwe amategeko mpuzamahanga yo guhererekanya abanyabyaha biba byarenze urugero. Ibyakorewe Rusesabagina byabaye nko guhamiriza ku rwego mpuzamahanga  ko nta butabera buri mu Rwanda.  Akarengane mu gihugu ni kose, kugeza ubwo inzinduko za Paul Kagame abayobozi b’inzego z’ibanze baba batazifuza kuko ni akarengane gusa gusa, aba ategereje kwakira. Ruswa mu masoko ya Leta, mu itangwa ry’akazi yahawe intebe no mu nzego zo hejuru ho hatangwa ruswa y’igitsina. Abagore bo mu nzego zo hejuru baba biganyira ko amatako yabo yajegeye kubera ko buri kuzamurwa mu ntera iyo utazwi, bisaba kuba inshoreke y’imwe mu Nkotanyi ivuga rikijyana. Mu butabera kandi hagiyeho amategeko ataragiye avugwaho rumwe, haba mu gihugu imbere ndetse no mu rwego mpuzamahanga; aha umuntu yavuga nk’itegeko ryitiriwe kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside nyamara ari iryo gukangisha abahutu cyangwa buri muntu wese wagira icyo avuga ku bwicanyi bwakozwe na FPR-Inkotanyi. Uvuze ibyo Leta idashaka aranyerezwa akicwa cyangwa agafungirwa akamama.

None FPR yaba irihe?

Iyo usesenguye ingingo-remezo FPR inkotanyi yamukanye, ugasuzuma ibimaze kugerwaho ubona ibintu bibiri bivuga ikintu kimwe:  FPR yarayobye, irahaba ku buryo wenda kuyihabura byashoboka cyangwa se FPR yari umwambaro  impunzi z’abatutsi zambaye kugira ngo zibashe kwigarurira abantu zibone uko zifata ubutegetsi I Kigali, none uwo mwenda ukaba ushaje kuko utajyanye na gahunda nyazo yari ifite. None FPR-Inkotanyi yaba ishaka kugaruka ku izina yafashe igishingwa rya RANU ryibutsa UNAR, rya shyaka ryahirimbaniraga ubwami muri za 59, dore ko mu gisigo “Ukwibyara gutera ababyeri ineza”, Nyakayonga ka Musare avuga ko imfura nziza igaruka ku izina rya se? Ese mwari muziko Inkotanyi ari icyivugo cy’umuheto wa Rwabugiri? Ndabona rero FPR yaba ikiriho ku izina ariko ko iganisha u Rwanda  mu cyo abantu bose batinye kuva kera: ubuyobozi buva ku gatsiko k’abantu bamwe, byarimba ako gatsiko kakaba umuryango umwe. None se twaba tugana k’ubwami? Ukurikije uko ibintu byihuta mu Rwanda, ntimuzatungurwe abantu bongeye kwikorera ibiseke bakajya gusaba ko babona nta wundi wayobora iki gihugu uretse umukobwa cyangwa umugore wa Kagame! Ko byaba byiza u Rwanda rubaye ubwami. Nanjye menya icyo gitekerezo cy’ubwami nagishyigikira kuko “findifindi irutwa na so araroga”!

Kuko iyo urebye uko Paul Kagame n’umuryango we bigwizaho imitungo, inshuti zikomeye baba bashaka zo gukikiza umuryango wabo aho kuba iz’igihugu, usanga bidasanwe. Nyamara ubwo ibyaro byasigaye inyuma, uburezi nta reme bufite, ubushomeri ni bwose muri rwa rubyiruko rushukwa ngo ruriga,  serivisi z’ubuzima nta reme, nta buryo buhamye bwo kurengera abatishoboye ku buryo bumwe ntakubavangura ngo bamwe bubakirwe amazu y’amamiriyoni mu gihe abandi bagonderwa burende y’amabati icumi, nta politiki igaragara yo kuvana mu muryango nyarwanda ibintu byose  bibasumbanya bityo bigatuma  batibona kimwe. Mu gihe ubukene, inzara no kugwingira bizaba bikiri mu Banyarwanda barenga 30%, nta muntu uzongera kumbwira ko FPR-Inkotanyi iriho nubwo yidoga imiturirwa n’indege bya Kagame, imitungo itabarika bya Kabarebe, imidugudu ya Cyomoro, amabisi ya Dodo, amazu ya Ibingira mu mijyi yose, Cristal Ventures n’ibindi. Mu gihe nta munyarwanda uzaba agisohoka ngo akoze ikirenge mu gihugu gituranyi atavugirijwe induru, mu gihe hazaba hari amatageko ashyirirwaho abantu bamwe babeshyerwa ko bokamwe n’ingengabitekerezo ya jenoside, nyamara ku maradiyo, televiziyo, za yutubi n’ahandi intiti n’abatekereza b’ingoma ya FPR birirwa batuka abahutu babita amazina y’ibikoko, bigisha urwango….nzakomeza mbone ko FPR yahirimye mu manga ihiritswe n’abo bose yagwijeho imitungo yakagombye kuba yarasaranganyije Abanyarwanda, bakareka kwicwa n’inzara no kurwaza bwaki! Mu ijambo rimwe gusa: Banyarwanda, nimuve ku ruhu inka yariwe kera!

Ibanga umunyamategeko yahishuriye impunzi ngo zicume iminsi, cyane cyane izo muri Malawi


Ubwoba no guhangayika ku mpunzi z’i Burundi, Rwanda na DR Congo ziba mu mijyi ya Malawi

$
0
0
Impunzi mu nkambi ya Dzaleka muri Malawi mu 2018
Leta ya Malawi ibwiriza impunzi kujya mu nkambi ya Dzaleka iri mu karere ka Dowa

Impunzi ibihumbi z’Abarundi, Abanyarwanda n’Abanyecongo ziba mu mijyi itandukanye muri Malawi zivuga ko zihangayitse cyane kuko itariki ntarengwa zahawe na leta ko zigomba gusubira mu nkambi ari ejo ku wa gatatu.

Mu ntangiriro z’uku kwezi leta ya Malawi yasohoye itangazo rivuga ko “ku mpamvu z’umutekano impunzi zose ziba hanze y’inkambi” zigomba gusubira kuba mu nkambi, bitaba ibyo hagakoreshwa ingufu.

Elie Umukunzi, umuvugizi w’izi mpunzi, yabwiye BBC ko ejo ku wa mbere UNHCR n’umuryango Human Rights Defenders Coalition (HRDC) baganiriye na leta “basabira izi mpunzi nibura amezi atandatu” yo kwitegura, ariko ko ntacyo byagezeho.

Itegeko ryo mu 1989 rigenga impunzi muri Malawi ritegeka ko impunzi zose zigomba kuba mu nkambi.

Gusa muri zo ababarirwa mu bihumbi za mirongo bamaze imyaka myinshi baba kandi bakora ubucuruzi mu mijyi nka Lilongwe, Blantyre cyangwa Mzuzu, aho bahabwa uburenganzira bushobora kongerwa buri mwaka, nk’uko babivuga.

Malawi

Ku Banyarwanda, Umukunzi avuga ko ingingo ivanaho ubuhunzi ku mpunzi z’Abanyarwanda itakurikijwe muri Malawi kuko hari Abanyarwanda bagifite ibyangombwa nk’impunzi.

Ubu byifashe bite?

Leta ivuga ko icyo cyemezo kireba impunzi zigera ku 2,000 ariko Bwana Umukunzi avuga ko abo kireba ari benshi cyane kuko leta ivuga iyo mibare ishingiye ku maduka 2,000 babaruye.

Ati: “Mu byumweru bibiri bishize abacuruzaga ntabwo bari gukora ubu uyu munsi ni uwa nyuma bari kwitegura, abafite umutima ukomeye barasubira mu nkambi ya Dzaleka, abandi benshi bo bamaze kugurisha ibyabo bahungira muri Mozambique, ni yo mahitamo abiri gusa ubu ahari.”

Mu ibaruwa izi mpunzi zandikiye leta ya Malawi mu cyumweru gishize, zasabaga leta kudasubizwa mu nkambi ya Dzaleka, iri muri 40Km uvuye i Lilongwe, kubera impamvu zirimo:

  • Ubucuruzi bwabo n’imirimo bitahita bwimurwa mu minsi 14 yari yatanzwe
  • Kuba bamwe barashyingiranye bakanabyarana n’abaturage ba Malawi
  • Kuba inkambi ya Dzaleka yuzuye cyane bityo abandi batabona aho bajya… n’ibindi.

Inkambi ya Dzaleka yagenewe kwakira abantu 10,000 ubu icumbikiye abarenga 46,000 (UNHCR: ukwa 08/2020); Abanyecongo hafi 30,000, Abarundi barenga 10,000, Abanyarwanda barenga 6,000, abandi barimo Abasomali n’abakomoka ahandi.

Ubwoba buva ku byabaye mu 2020

Mu kwezi kwa mbere 2020 mu mujyi wa Lilongwe habaye ibikorwa by’urugomo, ubusahuzi n’ubugizi bwa nabi byibasiye abanyamahanga biganjemo impunzi bikorwa n’abanyagihugu.

Izi mpunzi ubu zivuga ko zongeye kugira ubwoba ko ibikorwa nk’ibi bishobora kongera hitwajwe umwanzuro ubategeka kujya kuba mu nkambi.

Impunzi z'Abanyarwanda zo mw'itorero Ubumwe Women Dance, ku munsi mukuru w'impunzi itariki 20/06/2018, mu nka mbi ya Dzaleka
Zimwe mu mpunzi ziri muri Malawi zihamaze imyaka 27

Umukunzi ati: “Benshi ubu bafite ubwoba kandi barahangayitse cyane”.

Bamwe muri izi mpunzi bari i Lilongwe babwiye BBC ko leta yamaze guha amabwiriza urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka y’uko rushyira mu bikorwa umwanzuro wa leta ejo ku wa gatatu.

Umukunzi avuga mu buryo bwa nyuma, abahagarariye impunzi bagannye ubucamanza basaba ko urukiko ko uyu munsi ku wa kabiri rwahagarika ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mwanzuro wa leta.

Ati: “Ubu berekeje mu nkiko ngo barebe ko urukiko rwaba ruhagaritse icyo cyemezo.”

BBC

Berwa Thierry asanga rubanda rugufi ikwiye kureka gukomeza gukoma amashyi!

Ububiligi burasaba ko urubanza rwa Paul Rusesabagina ruba mu mucyo

$
0
0

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru dukesha ikinyamakuru “La Libre” yasohotse kuri uyu wa 26 Mata 2021 aravuga ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi Madamu Sophie Wilmès yasabye mugenzi we w’u Rwanda Dr Vincent Biruta igihe yamwakiraga ku wa mbere i Buruseli ko urubanza rwa Paul Rusesabagina, ubu ufungiye i Kigali kuva muri Kanama 2020 aregwa icyaha cy’iterabwoba, rwaba mu kuri, mu kubahiriza amategeko  kandi rukaba mu mucyo. 

Mu itangazo byashyizwe ahagaragara, ibiro by’ububanyi n’amahanga by’Ububiligi byatangaje ko icyo gihugu gihangayikishijwe n’uko Paul Rusesabagina bigaragara ko atabonye uko ategura neza kwiregura kwe kubera igihe gito yahawe ndetse no guhererekanya ampapuro ze n’umwunganira mu mategeko kukaba kutarakozwe mu ibanga. 

Sophie Wilmès yongeye kugaruka ku cyifuzo cy’Ububiligi cyo guha amahirwe Paul Risesabagina yo guhura n’umwunganizi we w’umubiligi kugirango baganire ku biri gukorwa mu Bibiligi, nyamara akaba abona ko bidashoboka magingo aya. Yongeyeho ko Ubibiligi buzakomeza gukurikiranira hafi ibya Paul Risesabagina nk’uko bwabitangiye. 

Uyu mubiligi w’umunyarwanda ntiyagaragaye mu rubanzwe rwe kuri uyu wa gatatu ushize akaba yaramenyesheje urukiko ko atazitabira urubanza rwe kubera ko uburenzira bwe bwo kwisobanura butubahirijwe.

Paul Rusesabagina uba mu buhungiro muri Amerika no mu Bubiligi kuva 1996, yatawe muri yombi mu Rwanda mu mpere za Kanama umwaka ushize mu buryo butasobanutse neza, igihe indege yagwagayo we yari azi ko igiye i Burundi. We n’abamwunganira mu mategeko bavuga ko ibyo ari “ugushimutwa“. Mu kiganiro yagiranye na Al-Jazeera mu mpera za Gashyantare uyu mwaka, minisiriti w’ubutabera w’u Rwanda yiyemeye ko Leta y’u Rwanda yateye inkunga icyo gikorwa. 

Paul Rusesabagina ishinjwa ibyaha icyenda birimo n’iterabwoba. Ikindi akurikiranwaho kuba yarateye inkunga umutwe wa FLN, ukaba ushinjwa kuba waragabye ibitero byahitanye abantu mu myaka ishize. 

Rusesabagina yemeye ko yagize uruhare mu gushinga FLN, cyane ko ari mu bagize Ihuriro nyarwanda riharanira impinduka zishingiye kuri demokarasi (MRCD) yashinze muri 2017. Nyamara ahakana ko ntaruhare yagize mu bitero by’uwo mutwe.  

Rwanda: Amategeko ashyirirwaho kandi arengera Paul Kagame (FPR)

$
0
0

Yanditswe na Arnold Gakuba

Bakundwa basomyi ba The Rwandan, dukunda gukoresha mu nyandiko nyinshi imvugo/inyito Paul Kagame (FPR). Impamvu nta yindi ni uko ishyaka/umuryango FPR-Inkotanyi (nk’uko byakunze gukoreshwa) ritakibaho nyuma y’uko Paul Kagame yamaze guhemukira abo babanye muri ryo ku ikubitiro, abenshi akabica abandi akaba abahejeje ishyanga agamije kuba FPR nyirizina (Ubu Paul Kagame = FPR). FPR rero nk’ishyaka ntikibaho isigaye mu nyandiko gusa. Ubu hariho Paul Kagame niwe byose. Ibi bisobanuro biradufasha kumva neza iyi nyandiko yerekana uburyo Paul Kagame yigaruriye u Rwanda ahereye ku gukora amategeko ye ayita amategeko y’igihugu ku buryo ubu byafashe undi ntera. Nyuma y’uko Paul Kagame = FPR, ubu Paul Kagame = u Rwanda. 

Kuva muri 1994 FPR-Inkotanyi, ishyaka rimwe rukumbi ryari ku butegetsi mu Rwanda riyobowe na Paul Kagame (kuko nta mashyaka menshi ari mu Rwanda nk’uko babeshya rubanda n’amahanga), ryigaruriye inzego nyinshi zigize ubuzima bw’igihugu zihereye ku gushyiraho amategeko aharanira inyungu za Paul Kagame (FPR). Ibibera mu Rwanda ubu bikaba bitera benshi kwibaza niba ari igihugu kingendera ku mategeko, cyubahiriza uburenganzira bwa muntu, kigendera ku mahame rusange y’ubutabera. 

Mu bihugu bifite ubutegetsi bushingiye ku mahame ya demokarasi, itegeko-nshinga rigaragaza neza itandukaniro riri hagati y’ubutegetsi nshingamategeko, y’ubutegetsi nyumahiriza mategeko n’ubucamanza.  Nk’uko bigaragara rero itegeko-nshinga niryo mutima w’ubuzima bw’igihugu kuko riyobora andi mategeko agenga iguhugu. Paul Kagame rero akaba yarabanje kwigarurira ibijyanye n’amategeko agenga u Rwanda ahereye ku itegeko-nshinga nk’uko amateka abigaragaza.

Kuva mu myaka ya 2000, Perezida Paul Kagame amaze kwicara ku mugaragaro ku ntebe y’ubuperezida (kuko n’ubundi ariwe wayoboraga mu buryo buziguye), ubutegetsi bwa FPR bwatangiye kumunga inzego zikomeye z’ubuzima bw’igihugu hibandwa cyane cyane ku gushyirwaho amategeko arengera Paul Kagame (FPR). Muri 2003, ku ya 4 Kamena hashyizweho Itegeko-nshinga rishya igihugu kigomba kugenderaho rishingiye ku nyungu za Paul Kagame (FPR). Igitangaje ni uko ingoma ya Paul Kagame itanyuzwe n’ibyo yari yishyiriyeho maze mu gihe gito cyane ku irariki ya 2 Ukuboza 2003 hahita habaho ivugurura rya mbere ry’Itegeko nshinga rya Repulika y’u Rwanda. Nyuma y’imyaka 2 gusa ku irariki ya 8 Ukuboza 2005 hahita hakorwa ivugurura rya kabiri. Ayo mavugirura abiri ngo yari agamije cyane cyane “kugaruka ku mitunganyirize y’Ubuyobozi n’inshingano z’inzego za Leta cyane cyane iz’Ubutabera n’urwego rw’Umuvunyi hakurikijwe ibyagaragajwe mu gutangira gushyira mu bikorwa Itegeko Nshinga. Yibanze kandi no guhuza Itegeko Nshinga n’imitegekere mishya y’Igihugu cy’ u Rwanda” nk’uko bigaragazwa mu Itegeko-nshinga ryasohotse muri 2010. Nyamara mu by’ukuri, byari bitangiye kugaragarira Paul Kagame (FPR) ko Itegeko nshinga rya 2003 ritazamugeza ku ntego ze, maze yihutira guhita atangira kunoza umugambi we wo kuba byose abintujije mu itegeko risumba ayandi ariryo “Itegeko-nshinga“.

Ivugurura rya gatatu ryabaye mu myaka itatu ikurikira ritangazwa ku irariki ya 13 Kanama 2008. Iryo vugururwa rya gatatu ryibanze cyane ngo mu “gutunganya bimwe mu bibazo bitahise bikemurwa n’ayo mavugururwa yombi, cyane cyane ikibazo cya manda z’Abagize Inzego Nkuru z’Igihugu zari zigejeje igihe cyo kurangira; gukemura ikibazo cyo gutuma Itegeko Nshinga rigira ubwinyagamburiro n’ingingo z’inzibacyuho zari zigejeje igihe cyo guhuzwa n’aho Igihugu kigeze“. Nyamara na none icyari kigamijwe ni cya kindi cyo gukomeza kubaka “ishyaka-muntu” cyangwa “igihugu-muntu” cyangwa “sisitemu-muntu” ariwe Paul Kagame.

Ivugurura rya kane ryabaye ku itariki ya 17 Kamena 2010. Ivugururwa rya kane ngo ryibanze cyane cyane ku “gukemura ikibazo cyerekeranye n’uko Itegeko Nshinga ryatowe muri 2003 ryasobanuraga ibintu mu buryo burambuye, bityo uko hagize igihinduka nko mu kunoza imikorere y’Urwego runaka bikaba ngombwa ko rivugururwa“. Iri vugururwa kandi ngo ryibanze no ku “guhindura uburyo abayobozi bakuru b’Igihugu bashyirwaho, kugabanya umubare w’amategeko ngenga, gukuraho manda za bamwe mu bacamanza n’abashinjacyaha ndetse no guhindura inyito za zimwe mu nzego za Leta“. Ibyo byose nk’uko mubibona byari bigamije kubaka umuntu n’inyungu ze ntibyari bigamije kubaka igihugu.

Ivugurura rya gatanu ryabaye ku itariki ya 24 Ukuboza 2015; iri rikaba ryarabaye rurangiza kuko ryateguraga amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yagombaga kuba muri 2017. Ingingo ya 101 y’Itegeko nshinga nk’uko ryagiye rivugururwa kugera 2010 irebana na manda ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yagiraga iti “Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika“. Kugera rero muri 2010, ubwo habaga ivugurura rya kane ry’Itegeko nshinga, umwaka Paul Kagame yatorewe Manda ya kabiri y’imyaka irimdwi yo kuyobora u Rwanda, ubanza atari yakarebye neza uko agomba kwigarurira igihugu. Tuributsa ko manda ko Paul Kagame n’ubwo yari atorewe manda ya kabiri y’imyaka irindwi yamuhaga kuzayobora u Rwanda imyaka 14, yari amaze indi myaka icyenda (9) kuva 1994 ayobora icyo gihugu; bivuga ko yarabonye uburenganzira bwo kuyobora u Rwanda imyaka 23. Iyi tukaba tubona rwose yari imyaka ihagije nako myinshi umuntu yamara ku butegetsi bw’igihugu akabuvaho atanze umusanzu we mu kubaka igihugu.

Manda ya kabiri ya Paul Kagame yatunguye benshi cyane, dore ko n’ubundi atari shyashya ariko noneho yatangiye kumena amaraso ya benshi ku mugaragaro ndetse akanabyigamba, aho yagiye anakurikirana benshi n’aho bahungiye mu bihugu byo hanze y’u Rwanda. Muri iyi manda niho yishe Patrick Karegeye muri 2013 wabaye umukozi we w’imena ushinzwe iperereza. Bamwe ntibatinya no kwita Manda ya kabiri ya Kagame “Manda y’amaraso ku bakoranye na FPR”. Twibutse ko iyo Paul Kagame yishimira itegeko-nshinga yishyireyeho muri 2003 akarihindura inshuro enye kugera muri 2010 yari burangize manda ye ya kabiri afite imyaka 60 (1957-2017). Iyi ikaba yari bube Ari imyaka myiza yo kuruhuka ahasigara ari umujyanama mwiza nk’uko yabyemererwaga n’amategeko.

 Siko byagenze rero kuko muri 2015 ubwo haburaga imyaka ibiri ngo manda ya kabiri ya Paul Kagame yemererwaga n’amategeko irangire maze abanyarwanda bitorere undi muperezida wo kubayobora, Paul Kagame yabonye ko yibeshye maze yongera guhindura itegeko-nshinga. Manda isanzwe yari imyaka 7 ivugururwa rimwe yashyizwe ku myaka 5 ariko bigateganywa ko igihe gishya kizatangira kubahirizwa nyuma ya manda y’imyaka 7 izatangira muri 2017!

Iri hindura rihita ryemerera Paul Kagame kuba Umwami w’u Rwanda nako Perezida ubuzima bwe bwose, kuko ryamuhaye uburenganzira bwo gutegeka u Rwanda kugera 2034 aho azaba afite imyaka 77 y’amavuko. Icyo tuzi neza ni uko abaye akiriho n’ubundi itegeko nshinga rizongera rigahindurwa.

Icyagaraye ni uko muri wa mugambi wa Paul Kagame wo kubaka igihugu-muntu kuko ishyaka rya FPR ryamufashije kugera ku butegetsi yarikubitiye ahareba inzega, akomeje kuvugurura amategeko ahereye ku itegeko nshinga kuko no muri 2017 hongeye habaho irindi vugurura ndetse no muri 2019 habaho irindi. Niba itegeko-nshinga rivugururwa hafi buri myaka ibiri gusa, ese andi mategeko avugururwa bingana iki? Ikibabaje ni uko ayo mavugurura yose ataba agamije inyungu rusange ahubwo ari uburyo bwo gukomeza Paul Kagame (FPR) ku butegetsi no guharanira inyungu ze bwite. 

Ubutabera ni urwego rukomeye mu buzima bw’igihugu kandi bukaba bushingiye ku mategeko. Nk’uko twabibonye haruguru rero amategeko agenga u Rwanda, ahereye ku itegeko rikuru “Itegeko-nshinga“, yagiye avugururwa (agorekwa) ku bw’inyungu za Paul Kagame (FPR) bityo ubutabera bw’u Rwanda nta wundi bukorera utari umunyagitugu, umuherwe Paul Kagame. Ubutabera bw’u Rwanda rero kuva 1994 bukorera Paul Kagame (FPR) n’inyungu ze kandi bukaba bushinzwe gupyinagaza no guhonyora abo Paul Kagame (FPR) atifuza baba abadahuje nawe ibitekerezo bya politiki cyangwa abo abona ko bamubangamiye ku bw’inyungu ze za politiki cyangwa z’ubukungu cyangwa se abo adashaka gusa.  Aha buri muntu wese ushyira mu gaciro yakwibaza impamvu umuntu yanga undi ntacyo bapfa kugera n’aho amwambura ubuzima bwe. Mu Rwanda rwa Paul Kagame rwo muri 2021, amategeko yose yamaze gutunganywa kandi aracyatunganywa ngo arengere inyungu za Paul Kagame. Abashinzwe kuyashyiraho (abadepite n’abasenateri) no kubahiriza amategeko (abacamanza) n’ubwo baba barize amategeko ku buryo bwa gihanga, iyo bashyizwe mu mirimo birengagiza amahame mpuzamahanga agenda imirimo yabo maze bakubahiriza ibyifuzo bya Paul Kagame (FPR). Birababaje kandi biteye isoni n’agahinda.

Imanza zibera mu Rwanda ni amakinamico yo gushimisha Paul Kagame. Nta rubanza na rumwe rukurikiza amategeko ahubwo hakurikizwa ibyifuzo bya Paul Kagame (FPR). Kimwe mu byo abakozi ba Paul Kagame (FPR) bakora gikomeye kandi kibangamiye cyane abanyarwanda bashinzwe  ni “guhimba/gucura ibyaha“. Iyo hari uwo Paul Kagame atifuza maze agatanga amabwiriza yo kumufata ngo afungwe (iyo adahise yicwa) hatangira umurimo wo kumushakira/kumuhimbira ibyaha hifashishijwe ya mategeko yashyiriweho Paul Kagame (FPR) kuko n’igihano azahabwa kiba cyategetswe mbere y’uko afatwa. Iyo rero bigaragaye ko amategeko Paul Kagame yishyireyeho atamufata neza (ngo bajijishe ko ahamwe n’ibyaha biteganywa n’amategeko), akenshi uwo muntu arazimizwa/aburirwa itengero/aricwa. Ingero zirahari nyinshi zitandukanye nk’uko twagiye tuzisohora mu zindi nkuru zanditse. Ngayo amatwara ya Paul Kagame (FPR).

Ubucamanza bw’u Rwanda rwa Paul Kagame burangwa n’ibinyoma ndengakamere aho abantu bahimbira abandi ibyaha bihereye ku bashinjacyaha nyuma bigashakirwa abatangabuhamya. Bimwe mu byaha bigezweho mu gucurwa ubu harimo “Gukwirakwiza ibihuha, kwangisha ubutegetsi abaturage no kugambanira igihugu“, dore ko abacurabyaha ba Paul Kagame bagenda babihindura uko igihe gihita kigashyira ikindi. Ibi byaha byiyongera ku cyaha cyo “gupfobya jenoside“, icyaha gifatwa nk’iturufu ikomeye y’ingoma ya Paul Kagame. Ibi byaha byavuzwe haruguru ndetse n’ibindi byagiye bisimbuzwa uko igihe gitashye nibyo bitegwa abatavuga rumwe na Paul Kagame cyangwa abo adashaka. Ingero ni nyinshi duhereye kuri Bizimungu Pasteur wabaye perezida w’u Rwanda akaza kunanizwa na Paul Kagame maze akamuhereze ubutegetsi bwe, Mushayidi na Ingabire Victoire. Ubu hagezweho Madamu Idamange Yvonne, Paul Rusesabagina n’abandi benshi tutarondora muri iyi nyandiko.

U Rwanda rwa 2021 ni igihugu kigendera ku mategeko yashyizweho na Paul Kagame (FPR), ashyirirwaho Paul Kagame (FPR) kandi arengera Paul Kagame (FPR). Dore uko ubutegetsi bwa Paul Kagame bwigaragaje: kugera muri 2010, FPR = Paul Kagame; kuva 2010 kugeza ubu, Paul Kagame = u Rwanda. Icyo nicyo gituma inzego zishinzwe kurenganura rubanda zirimo abadepite, abasenateri, abacamanza, polisi ndetse n’izindi ntacyo zimariye abaturage kuko zifite umurongo ngenderwaho wa Paul Kagame (FPR) bityo akarengane, ihihoterwa, kubuzwa uburenganzira byahawe intebe mu Rwanda bikaba bitsikamiye abanyarwanda. Abanyarwanda dukeneye ubutegetsi buharanira inyungu z’abaturage kandi abaturage bagiramo uruhare. 

Akanyarirajisho Ep9 Se1

U Bubiligi: Pierre Basabose yararekuwe

$
0
0

Yanditswe na Albert Mushabizi

‘’ ‘Akazu’ byemejwe na TPIR, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda i Arusha, ko ari baringa, mu by’ukuri, nta tsinda cyangwa se umuryango wari uhuriwemo n’abantu, witwaga iryo zina wigeze kubaho mu Rwanda.”

Jenoside yagwiriye u Rwanda yazanye udushya twinshi mu Rwanda rwa nyuma yayo. Ikidasanzwe ni inyito zagiye zibasira abantu, zikabashora mu magereza kuborerayo ku kamama, nyuma bakarekurwa bataburanye nta no gusobanuza. Hari n’abandi basiragiye mu nkiko, zo mu mu gihugu no hanze yacyo; ku bw’izo nyito zabometsweho batagize aho bahuriye nazo namba. 

Ibaze nko kwitwa “Interahamwe”, umutwe w’urubyiruko rw’icyahoze ari MRND, ntaho wigeze uhurira n’iryo shyaka ndetse utari waranavutse muri 1994 cyangwa wari umwana w’igitambambuga… Byibuze n’izo nterahamwe wenda zabayeho; nk’ “akazu” ko ni inyito yari mu kirere mu byiyumviro by’abantu, nyamara ifatwa nk’aho ari itsinda cyangwa umuryango utunganyije neza, ku buryo n’abawugize bari bafite uko baziranye. Byahe se byo kajya!

 “Akazu” byemejwe na TPIR, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda i Arusha, ko ari baringa, mu by’ukuri, nta tsinda cyangwa se umuryango wari uhuriwemo n’abantu witwaga iryo zina wigeze kubaho mu Rwanda.

 Umunyapolitiki Faustin Twagiramungu akaba ari mubatanze ubuhamya ko iyo nyito y’”Akazu”, yafatwaga nk’itsinda cyangwa umuryango uhuriwemo n’abantu runaka utunganyije neza, nyamara ari baringa. Protais ZIGIRANYIRAZO, wari ufungiye i Arusha ku mpamvu z’amaherere agarukira kuri iyo nyito gusa, byamugize umwere, ahanagurwaho ibyaha byari bishingiye kukuba gusa, ava inda imwe n’umufasha w’uwahoze ari Prezida Juvenal HABYARIMANA.

Nk’uko iyi nyito ya baringa y’ “akazu” itasiragije bake, na n’ubu ruracyageretse! Bwana Pierre BASABOSE, ufatwa nk’umunyamuryango w’”akazu” mu nkuru y’urubuga rwa Radiyo Televiziyo y’ababibili (RTBF), yarekuwe n’ubutabera bw’u Bubuligi kuwa 16 Mata 2021, mu byo akurikiranyweho hakaba no kuba umunyamuryango w’”Akazu” ngo no kuba akekwaho kuba yarakoze Jenoside.

Nta gitangaje ko icyaha cy’ingenzi ari ugukekerwaho kuba umunyamuryango w’”Akazu”, agatsiko cyangwa se umuryango wahinyuwe na TPIR, ko utigeze ubaho, ahubwo ari umuhimbano. Kuba umunyamuryango w’ako “Akazu” katigeze kiberaho mu kuri kwamye, bikamusunikira no gukora Jenoside byanga bikunda; bigendeye ku myumvire y’abacyubakiye imyumvire yabo ku kintu cya baringa.

Pierre BASABOSE, wigeze kubaho umusirikari mu izahoze ari ingabo z’u Rwanda (EX-FAR), nyuma akaza kuzivamo yiyegurira ubucuruzi bwo kuvunja amafaranga; yakoze uwo murimo uzwi nk’ “ubuvunjayi” mu mujyi wa Kigali. Nyuma ya 1994 yahungiye mu gihugu cy’u Bubiligi aho yakomereje umwuga w’ubucuruzi, akaba ubu ari kugisiragirizwamo mu butabera.

Nabibutsa ko mu mpera za Nzeri 2020, ubushinjacyaha bw’u Bubiligi bwashinje ibyaha byo kurenga ku mategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu Pierre Basabose n’abandi banyarwanda babiri ari bo Séraphin Twahirwa na Christophe Ndangali Segako. Igikorwa cyo guta muri yombi aba banyarwanda batatu ngo cyabereye mu mujyi wa Bruxelles no mu gace ka Hainau. N’ubwo Pierre Basabose we yarekuwe abo banyarwanda bandi bo baracyafunzwe.

FDU-INKINGI: ITANGAZO RYO KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABAHUTU

$
0
0

Banyarwanda, banyarwandakazi, nshuti z’u Rwanda,

Muri ibi bihe bikomeye twibuka amahano ndengakamere yagwiriye u Rwanda, ku itariki ya 7 Mata 2021 Ishyaka FDU-Inkingi ryifatanije n’ababuze ababo muri jenoside yakorewe abatutsi, ryunamira izo nzirakarengane kandi rifata mu mugongo ababuze ababo n’abagizweho ingaruka ku buryo bumwe cyangwa ubundi.

Nyuma yo gusuzuma ibimenyetso byinshi amateka yacu aduha, ubuhamya bw’abantu benshi banyuranye, cyane cyane abarokotse, amaraporo y’imiryango y’uburenganzira bwa muntu, ndetse n’iy’umuryango w’abibumbye, Ishyaka FDU-Inkingi ryemeje muri kongere yaryo idasanzwe yo kuwa 14 Ukuboza 2019ko ubwoko bw’abahutu nabwo bwakorewe ubwicanyi ndengakamere bwo mu rwego rwa jenoside, bukozwe na FPR-Inkotanyi mu Rwanda no hanze yarwo.

Rishingiye kuri ubwo buhamya bunyuranye, Ishyaka FDU-Inkingi ryahisemo itariki ya 22 Mata uyu mwaka nk’umunsi wo kunamira izo nzirakarengane no gufata mu mugongo ababuze ababo cyangwa abandi bagizweho ingaruka n’ayo mahano.

Kubera inyungu za politiki, Ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bwakoze ibishoboka byose ngo bupfukirane ubwo bwicanyi, ariko ukuri kuratinda kukamenyekana. Aha ntitwabura kuvuga ko Ishyaka FDU-Inkingi ryakiriye neza intambwe yatewe ku ruhande rw’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi, aho Perezida Kagame yemeje ko hari abahutu bishwe ku bwinshi. Ishyaka FDU-Inkingi rirasanga ari intabwe ntoya n’ubwo yatinze, ariko igana mucyerekezo cyiza. Turasaba ko icyo cyerekezo cyo kwemera amateka yacu yose uko ari cyakomeza, ntigihagarare cyangwa ngo gisubire inyuma.

Ishyaka FDU-Inkingi rirasaba ko abazize jenoside yakorewe abahutu bazirikanwa, bakibukwa kandi bagahabwa ubutabera bukwiye. Icyo tugamije ntabwo ari ukugira ngo jenoside yakorewe abahutu ibe intwaro ya politiki, nk’uko FPR yahinduye jenoside yakorewe abatutsi intwaro ya politiki yo kwikiza abatavuga rumwe nayo. Icyo dushaka ni ugushimangira ko ubutabera butagomba kurobanura bishingiye ku bwoko, ishyaka umuntu arimo, akarere cyangwa indi mpamvu. Nta munyarwanda wagombye kugira ipfunwe ryo kuvuga akababaro ke no kwibuka uwe wazize ubwicanyi, bwaba ubwakorewe mu Rwanda cyangwa ubwakorewe hanze yarwo. Niryo shingiro nyakuri ry’ubumwe n’ubwiyunge.

Ishyaka FDU-Inkingi ribabajwe no kubona ko ibikorwa by’ubwicanyi bigikomeje mu gihugu, kandi noneho bwibasira ubwoko bwose, abavuga ibitagenda mu gihugu, abanyamakuru n’abandi. Ishyaka FDU-Inkingi rirongera gusaba ko hakorwa iperereza mpuzamahanga ryigenga kuri ubu bwicanyi, iyicwarubozo n’iburirwa irengero bya hato na hato, bimaze kuba karande mu gihugu.

Ishyaka FDU-Inkingi kandi rirasanga igihe kigeze ko hafatwa ingamba zihamye z’ubumwe n’ubwiyunge, byo fatizo y’amahoro n’iterambere birambye mu Rwanda. Ibikorwa byo kwibuka bivanwemo amarangamutima ya politiki, bibe uburyo bwo gufasha abanyarwanda kwigira ku mateka no gufatanya kubaka ejo hazaza habereye buri munyarwanda.

Mu gusoza, turongera kwihanganisha ababuze ababo bose, twunamiye inzirakarengane zose kandi turifuriza buri munyarwanda wese kugira ejo hazaza harimo icyizere, amahoro arambye, uburinganire n’ubukungu busaranganijwe.

Imana ikomeze abababaye bose.

Bikorewe London kuri 22 Mata 2021

Bahunga Justin,

Umuyobozi wa FDU-Inkingi,

president@fdu-rwanda.com


Gen Fred Ibingira, Lt Gen Charles Muhire batawe muri yombi.

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Byagizwe ibanga rikomeye, ariko aba General mu Rwanda baracyafungwa bafungurwa ubutitsa nk’amapata y’inzugi, bigacecekwa cyangwa se bikamenyekana, ariko impamvu nyamukuru zikagirwa ibanga.

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko Gen Fred Ibingira, Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara yatawe muri yombi tariki ya 07 Mata 2021, naho Lt Gen Charles Muhire we agatabwa muri yombi kuwa 24 Mata 2021.

Aba bombi Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Lt Coleonel Ronald Rwivanga avuga ko batawe muri yombi bazira kunyuranya n’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, kandi ko igihe bazamara bafuznwe kizagenwa n’inzego nkuru.

Iyi mpamvu yatanzwe Lt Colonel Rwivanga ayisobanura ashingiye ku kuba ngo Ubuyobozi bw’Ingabo bufatira ibihano bya discipline abasirikare barenze ku amategeko cyangwa amabwiriza yashyizweho, ibi bihano kandi bigafatirwa umusirikare uri mu kazi cyangwa se uwakavuyemo.

Amakuru aturuka i Kigali ahamya ko Gen Ibingira yatashye ubukwe bwo Gusaba no Gukwa kuwa 04/04/2021 i Butare mu Murenge wa Ngoma, Akarere ka Huye, Intara y’Amajyepfo, bikamenyekana nyuma y’iminsi itatu, ari nabwo yahise ajyanwa muri Gereza ya Gisirikare (itavugwa izina) ku itariki ya 07/04/2021.  Ikosa afite rikaba ko yitabiriye gahunda itemewe muri ibi bihe byo kwirinda covid 19, kuko mu bijyane n’ubukwe umuhango wo gusaba no gukwa n’uwo kwiyakira itemewe, hemewe gusa gusezerana mu murenge no mu rusengero, nabwo bikitabirwa n’abantu mbarwa.

Gen Muhire Charles we yatawe muri yombi ubwo yasangiraga ikirahuri n’abandi bantu 33 mu mujyi wa Kigali ahitwa Pegase Resort. Abasivile bafatanywe na Gen. Muhire n’abandi bafashwe mu Gusaba no Gukwa Gen Ibingira yitabiriye, bo baje kurekurwa nyuma yo kwishyura amande.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera avuga ko hari abapolisi bakuru babiri nabo batawe muri yombi bazira ko bamenye iri kosa rya Gen Ibingira bakariceceka. Abo ni ukuriye Polisi mu Ntara y’Amajyepfo RPC CSP Francis Muheto, n’ukuriye Polisi mu Karere ka Huye DPC SSP Gaston Karagire.

Amakuru ataremezwa neza avuga ko Gen Ibingira amaze iminsi atarebwa neza na Leta ya Kagame, nyuma y’aho bimenyekaniye ko yagiranye inama y’ibanga n’abari mu cyiswe “Silent Force”, umutwe utagaragara wiganjemo abahoze ari abasirikare bakuru bicajwe ku gatebe imburagihe, abahimbiwe uburwayi bwatumye bavanwa mu gisirikare, n’abandi bagiye birukanwa ku mpamvu ziswe kutanoza inshingano, hafi y’aba bose bagize Silent Force bakaba abaturutse mu gihugu cya Uganda. Lt Gen Muhire we, asanzwe azwi nk’umwe mu bikomerezw aby’iyi “Silent Force”.

Abakora isesengura ku bibera mu Rwanda basing uretse iki gikorwa cyo kwiyenza kuri aba basirikare bakuru cyakozwe na Perezida Kagame (Wagaragaye i Gako mu isozwa ry’amasomo ry’abasirikare atambaye agapfukamunwa), bimaze kugaragara ko Perezida Kagame ashaka kwigira igihangange mu kurwanya icyorezo cya Covid19 dore ko adasiba mu manama akoreshwa mu rwego rw’isi kuri icyo cyorezo hakoreshejwe ikoranabuhanga (video conference) bikanibutsa Abanyarwanda ibyemezo bya hato na hato bimeze nko kwisanisha n’ibihugu byateye imbere mu majyambere byo ku mugabane w’uburayi n’Amerika, haraba Hari ababibona neo gushaka amanota meza ngo bivemo imfashanyo ndetse n’ibyubahiro dore ko atari ibanga ko umukuru w’umuryango ushinzwe ubuzima kw’isi (OMS) umunyetiyopiya Tedros Adhanom Ghebreyesus ari inshuti magara ya Perezida Kagame.

Ngo barashaka umutwe wa Cyuma? Bakawumaza iki? Ese uwarashwe yazize Macadamia koko?

Malawi: impunzi ziba mu mujyi zahawe agahenge

$
0
0

Yanditswe na Arnold Gakuba

Muri Malawi ubu haravugwa inkuru ishimishije ku mpunzi ziba muri icyo gihugu ziganjemo cyane iz’abanyarwanda, abarundi ndetse n’abanyekongo. Nyuma y’uko impunzi zikorera ubucuruzi mu mijyi ya Malawi irimo n’umurwa mukuru Lilongwe, zihabwa itariki ya 28 Mata 2021 zikaba zageze mu nkambi ya Dzaleka iherereye mu Karere ka Dowa, zahawe ihumure  kuri iki gicamunsi cyo ku wa 27 Mata 2021. 

Ubwo ubwoba bwari bwinshi cyane kuri izo mpunzi, zashimishijwe n’uko Urukiko rw’ikirenga rwa Malawi, mu cyemezo cyarwo nimero 18/2021 cyo ku was 27 Mata 2021 rwategetse isubirwamo rw’icyemezo cyafashwe na Leta ya Malawi cy’uko impunzi zose zikorera imirimo yazo y’ubucuruzi mu mijyi zigomba kwimukira mu nkambi ya Dzaleka.

Twibutse ko mu mwaka ushize wa 2020, habayeho gusahura no guhohotera impunzi muri icyo gihugu. Ibyo rero bikaba byari byongeye gutera ubwoba bwinshi impunzi ziba muri icyo gihugu. Nyamara Leta ya Malawi yo yavugaga ko icyo cyemezo cyafashwe kubera impamvu z’umutekano.

Imana ikomeze kurengere izo mpunzi.

Polisi y’u Rwanda ikomeje guhangayikisha Abanyakigali

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Abanyarwanda by’umwihariko n’abaturarwanda muri rusange bakomeje guhangayikishwa no kwiturwaho n’ibyemezo bya giturumbuka bihora bifatwa na Polisi y’u Rwanda, isigaye ari imwe mu bikoresho by’ibanze Leta y’u Rwanda isigaye ikoresha icucura Abanyarwanda n’ubusanzwe bagezwe ku buce n’ubukene butaboroheye na mba.

Mu Rwanda ababyiruka bajya bumva imvugo yo ha mbere bafata nk’umugani cyangwa se ubupfumu budafite imvano, imvugo yagiraga iti: “igihe kizagera mu Rwanda haduke abarya ntibahage abarya akaribwa n’akataribwa, abarya akagabuye n’akatagabuye”. N’ubwo iyi mvugo bamwe bayikerensaga bayita ubupfumu budafite ishingiro, ubu noneho ibyo babona mu gihugu birenze ukwemera, ntibafite n’amagambo yo kubivugamo, kuko uburyo bwose umunyarwanda agerageza kwiteza imbere, Leta ishyiraho ibyonnyi bituma ntawe ugipfa kuzigama.

Mu gihe abanyarwanda batarakira amande y’ubutitsa Polisi ibaca umusubirizo yitwaje Covid 19, acibwa abafatwa nk’abakererewe kugera mu ngo, acibwa abambaye nabi agapfukamunwa, n’abafatirwa mu birori binyuranye bagacibwa amafaranga y’umurengera.

Cyakora abafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid19 bo bamaze kugabanuka cyane, abatwara ibinyabiziga bo bakaba barafashe ingamba zikomeye zibarinda guhora batabwa muri yombi na Polisi ngo bacibwe amande.

Ikigezweho ubu cyateye ururondogoro muri Kigali  by’umwihariko ni ibyuma bifotora imodoka zifite umuvuduko uri hejuru ya 40 Km cyangwa 60 km hamwe na hamwe, buri kinyabiziga gifotowe n’imashini zabugenewe kigacibwa 25.000 FRW kuri moto na 50.000 FRW ku modoka, kandi umuntu akaba abasha kuyacibwa inshuro nyinshi ku munsi.

Izi Camera abatwara ibinyabiziga mu Rwanda bita “Sofia za Polisi” birimo ubwoko bibiri, ibigendanwa bigaterekwa ahantu, hakaba n’ibindi byubakirwa bigashingwa ahantu hatoranyijwe.

Ikibazo kibangamiye abatari bake ni uko Polisi ihisha izi Camera ahantu hatagaragara, mu bihuru no mu bigunda, ikarenzaho uibyatsi cyangwa se imyenda yo gutuma zitagaragara,  ubundi ikazubakira mu biti ahantu hihishe.

Iyo bigenze bitya, nk’uko bamwe mu batwara ibinyabiiga babivuga, aho kugira ngo bamenye ko umuvuduko waho usaba kugabanya, bigatuma bakomereza kuwo bahagurukiyeho, bigatuma bacibwa amafaranga atari ngombwa, kandi nyamara batanze kubahiriza amategeko, igihe cyose bayamenyeshwa binyuze mu mucyo aho kububikira.

Ku mbuga nkoranyambaga no ku bahamagara kuri za Radio z’imbere mu gihugu (Mu Rwanda), bacitse ururondogoro bavumira Polisi ku gahera, ngo irabakenesheje, ibasubije ku isuka, ngo ntacyo bagikorera uretse Polisi, RURA na Rwanda Revenue Authority. 

Kuba izi Camera zishyirwa ahantu hihishe, benshi bari kubigarukaho bavuga ko ikigamijwe atari ukugabanya umuvuduko munini utera impanuka, ko ahubwo icyo igamije ari ugucisha abantu amafaranga, amanywa n’ijoro.

N’ubwo Polisi y’u Rwanda idahakana cyangwa ngo yemeze ko gushakisha ifaranga ariyo misiyo y’ibanze muri izi Camera zimaze gushyirwa ku bwinshi mu mujyi wa Kigali ahihishe,  Umuvugizi wayo Commissioner of Police John Bosco Kabera yagize ati: “Turakangurira abakoresha umuhanda bose kudashishikazwa no guhiga aho camera zigenzura umuvuduko ziri, ahubwo bakarushaho kubahiriza amategeko ngo zitabagusha mu gihombo kitari ngombwa.”

N’ubwo mu Rwanda bahisha Camera ngo zikunde zice abantu amafaranga batabizi,  mu bindi bihugu aho batazishyiraho bagamije indonke, ahubwo aho baba bagamije kugabanya impanuka, camera zose zaba izigendanwa cyangwa se ziriya zubakirwa ahantu hamwe, camera zishyirwa ahirengeye hagaragarira buri wese, kandi henshi zikagira n’icyapa giteguza umugenzi ko imbere gato hari camera igenzura umuvuduko.

Ikindi cyinubirwa n’abakoresha ibinyabiziga mu Rwanda ni ukuba aho izi Camera ziterekwa  ziba zarashyizwe ku muvuduko wo hasi cyane bavuga ko bigoye kugenderaho, umuvuduko wa Km 40 , bisobanuye ko uba afite amahirwe yo kudacibwa amande ari ugendera nibura ku muvuduko wa  30 km ku isaha cyangwa munsi yaho, imodoka iba isa n’iri gusatira guhagarara. 

Ikindi ahantu hashyirwa izi Camera ni mu makorosi, aho rimwe na rimwe abapolisi baba banihishe hafi aho, iyo ari camera ngendanwa, bagira ngo bajye bahita bandikira ugaragaweho umuvuduko munini.  Abagenzi n’abatwara ibinyabiziga bakavuga ko ibyapa biteguza byaba ari uburyo bwiza bwo kugabanya umuvuduko, kuruta gushyiraho camera zitunguranye, bagwamo n’ubundi batawugabanyije.

Ibi bije bikurikira induru Polisi y’u Rwanda iherutse kuvugirizwa ubwo yahindaga mu batashye ubukwe  ikabusanza ikanaraza abageni muri Stade, icyo benshi bafashe nko gusuzugura no gupfobya indangagaciro z’ubumuntu.

Icyo gihe Polisi yabonye bikomeje kugawa cyane ihimba amayeri yo gusaba abageni kwishyiraho icyaha cyo kuba barambaye agatimba bajijisha Polisi ngo bayitere impuhwe. Iki kinyoma ariko nticyakiriwe na benshi, kuko kigishyirwa mu bitangaamakuru bya Leta, abantu b’ingeri zinyuranye bagaragaje ibitekerezo byabo n’imbamutima zabo, batwama Polisi mu buryo bukomeye burimo no kuyihanangiriza.

Akanyarirajisho Ep10 Se01

Viewing all 10370 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>