Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10387 articles
Browse latest View live

Victoire Ingabire ahaye gasopo abayobozi bamamaza amacakubiri


Abdelkerim, umuhungu wa Idriss Déby Itno yasuye u Rwanda

$
0
0

Perezida Paul Kagame yakiriye Abdelkerim Déby Itno nk’intumwa idasanzwe akaba n’ukuriye ibiro bya perezida w’inama ya gisirikare y’inzibacyuho muri Tchad, nk’uko ibiro bya perezida w’u Rwanda bibitangaza.

Nta makuru arambuye yatangajwe ku biganiro bagiranye ku mugoroba wo ku wa gatatu.

Bwana Kagame azwi nk’umwe mu bari bafitanye umubano mwiza no kumvikana ku ngingo rusange zireba Africa n’uwari Perezida wa Tchad Idriss Déby Itno.

Ubutegetsi bwa gisirikare muri Tchad ubu bwugarijwe n’igitutu cy’imiryango mpuzamahanga n’ubumwe bwa Africa bisaba abasirikare gusubiza ubutegetsi abasivile.

Inama ya gisirikare ikuriye Tchad iri kandi mu ntambara n’imitwe y’inyeshyamba, urugamba rwarasiweho uwari Perezida Idriss Déby Itno mu kwezi gushize agapfa.

Kagame yakiriye intumwa za Tchad ari kumwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Vincent Biruta hamwe na Major Gen Joseph Nzabamwita ukuriye urwego rushinzwe ubutasi n’umutekano (NISS).

Ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuze ko kuba Abdelkerim Idriss Déby yagaragaye ari intumwa y’ubutegetsi bwa mukuru we Gen Mahamat Idriss Déby ari ikimenyetso ko “umuryango wa Déby uri kujya neza ku butegetsi”.

Mbere na nyuma y’urupfu rwa Déby mukuru, havuzwe amakimbirane n’imyiryane mu bahungu be ku bijyanye no kumusimbura.

Abdelkerim Idriss Déby, w’imyaka 29, mu 2015 yarangije mu ishuri rya gisirikare rya United States Military Academy (USMA) i West Point.

Mu 2019 yagizwe umuyobozi wungirije w’ibiro bya perezida wa Tchad.

Mu 2020, yayoboye intumwa za Tchad zoherejwe guhura na Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu ngo baganire ku “kuba bafungura” ambasade ya Chad i Yerusalemu.

BBC

Akanyarirajisho Ep12 Se01

Abaharanira uburenganzira bwa muntu baramagana amasezerano yo kohereza mu Rwanda abantu basaba Denmark ubuhungiro

$
0
0

Mu cyumweru gishize, abashinzwe ububanyi n’amahanga ba Denmark bari mu Rwanda aho basinye amaserano n’uruhande rw’u Rwanda, ibiyakubiyemo ntibyari bizwi kugeza ejo kuwa gatatu.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Danmark yatangaje ko yatangiye ibiganiro n’u Rwanda byo kuhashyira ikigo cyo kwakira abasaba ubuhungiro, nk’uko bivugwa na TV2 ikinyamakuru cyo muri Denmark. 

TV2 ivuga ko hari amakuru yari yaravuzwe mbere ko leta ya Denmark iri gushaka aho yashyira inkambi z’abayisaba ubuhungiro hanze y’Uburayi, bakabayo mu gihe ubusabe bwabo buri kwigwa.

Mu itangazo basohoye, Nils Muižnieks ukuriye umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International ishami ry’Iburayi, yavuze ko “Denmark idakwiye kubuza uburenganzira abayihungiyeho basaba ubuhungiro ibohereza ahandi…”

Muri iryo tangazo, Bwana Muižnieks yagize ati: “Igikorwa cyose cyo kugerageza kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro bageze muri Denmark cyaba kibabaje, ariko cyaba kinanyuranyije n’amategeko”.

Uwo mugambi watangajwe na minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Denmark kuwa gatatu ko bateganya “kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro, aho kubashyira mu bigo biri muri Denmark”, nk’uko TV2 ibivuga.

Amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Denmark mu cyumweru gishize BBC yabonye, avuga ko iki gihugu cy’Iburayi kizafasha u Rwanda mu buryo bw’imari mu bikorwa birimo: gusubizayo no gucyura, kugenzura imipaka, kurwanya iyimuka ry’abantu ritemewe, kurwanya icuruzwa ry’abantu n’iterabwoba…

Harimo kandi ingingo yo “gufasha ibikorwa byo gusubizayo abimukira banyuranyije n’amategeko”

BBC yagerageje kuvugana n’uruhande rw’u Rwanda, ntibyashoboka kugeza ubu.

Muižnieks avuga ko “ingingo y’uko ibihugu bikize bishobora kwishyura kugira ngo byikize inshingano mpuzamahanga zabyo, bikambura abasaba ubuhungiro uburenganzira bwo kubusaba muri Denmark, iteye ubwoba cyane”. 

Mu 2020 Denmark yakiriye abasaba ubuhungiro 1,515 biganjemo abo muri Syria, umubare muto kuva mu myaka 20. Muri abo, 601 nibo bahawe uburenganzira bwo kuhaguma, nk’uko Amnesty ibivuga.

Kuva mu 2019 u Rwanda rwatangiye kwakira impunzi zivuye muri Libya zahezeyo zishaka kwambuka inyanja ya Mediteranee ngo zerekeze mu bihugu by’iburayi.

Minisitiri ushinzwe iby’impunzi mu Rwanda icyo gihe yabwiye abanyamakuru ko nta mafaranga rwahawe ngo rwakire izi mpunzi, ko rwemeye kubakira “aho kugira ngo bapfire mu nyanja, kandi ari “igikorwa cy’ubutabazi gusa”.

Ayo masezerano mwayasanga hano:

BBC

Nyuma yo gufata abo muri Bannyahe, Polisi yashatse gushimuta Eric Bagiruwubusa

$
0
0

Nyuma yo guta muri yombi bamwe mu baturage bo muri Kibiraro 1 na Kangondo mu murenge wa Nyarutarama bari bagiye mu rukiko kuburana indishyi z’imitungo yabo, Police y’u Rwanda yashatse gushimuta umunyamakuru wa Radio Ijwi ry’Amerika mu Rwanda, Eric Bagiruwubusa

Mushobora kumva hano hasi uko yabitangarije umunyamakuru wa Radio Ijwi ry’Amerika muri i London mu Bwongereza Vénuste Nshimiyimana:

KARASIRA AIMABLE YEMEJE KO BAMPORIKI NTAKINTU YAMWIGISHA

“NTIWAKUNDA IGIHUGU WIMIKA AKARENGANE, FPR/RPF IZAHINDURE IZINA”: LOUIS RUGAMBAGE

$
0
0

Yanditswe na Albert MUSHABIZI

Mu kiganiro cyatambutse mu buryo bwa zoom, imbona nkubone kuri Radio Iteme ikorera kuri Murandasi, kuwa 25 Mata 2021; Madamu Tabitha GWIZA na Achille KAMANA, bari bayoboye ikiganiro. Mu batumire batumiye twavuga : Faustin TWAGIRAMUNGU, Espérance MUKASHEMA, Ariane MUKUNDENTE na Louis RUGAMBAGE.

By’umwihariko Louis RUGAMBAGE, akaba yasesenguye ingingo yo gukunda igihugu nk’umutima w’inyito FPR/RPF; nyamara igahabana n’amateka yaranze iri shyaka, ryimitse akarengane mu buryo bwose.

Muri iki kiganiro, Louis RUGAMBAGE yasabwe na Achille KAMANA nk’uyoboye ikiganiro, gutanga ibitekerezo ku karengane gakomeje kuranga ishyaka rya FPR/RPF mu miyoborere yaryo. FPR/RPF ikaba yarimitse aka karengane, mu gihe uramutse ugenekereje Front Patriotique Rwandais/Rwandan Patriotic Front; byagasobanuye “Impuzamiryango Nyarwanda Iharanira Gukunda Igihugu.” Louis RUGAMBAGE, yanzitse asobanura ko kuri we FPR/RPF, Abanyarwanda bamwe babwiwe mbere y’urugamba rwo m’Ukwakira 1990, mu gihe cy’urugamba, na nyuma yarwo; atariyo mu iby’ukuri iyoboye igihugu.

RUGAMBAGE yakomeje yibaza ukuntu FPR/RPF, yashingiwe gukura impunzi zari zinyanyagiye hanze y’igihugu, mu karengane ngo zigire uburenganzira ku gihugu cyazo, yagombaga kuza ije gukiza akarengane, ariyo yakimitse, ikakagira umusingi yubakiyeho. Ntiyiyumvisha na none, ukuntu ishyaka ryari rigizwe n’abanyamuryango, bagamije gukunda igihugu, nk’uko babisobetse mu nyito y’iryo shyaka; riyobora uko tubibona. Agira ati: ”Wakunda igihugu ute urenganya abanyagihugu !? Erega igihugu si imisozi n’amagorofa, igihugu ni abantu mbere na mbere !”

Ku kibazo cyo gukunda igihugu, yakomeje avuga ko mu iby’ukuri utarwanira igihugu udakunda; kandi ko uwo utari umwihariko w’Inkotanyi, kubera ko zanafashijwe cyane n’abandi Banyarwanda batandukanye, bari mu gihugu. Yashimangiye ko impinduka itifuzwaga gusa n’abatutsi, atanga urugero rwa Pasteur BIZIMUNGU, umukiga wibonaga mu ngoma, wemeye guhara imitungo n’akazi keza, agasanga Inkotanyi. Ikibabaje rero akaba ari ukuntu iyo mihate, yo gukunda igihugu, yakozwe n’Abanyarwanda bari hanze n’imbere mu gihugu, baharanira impinduka, bizeye Inkotanyi kuza kubarenganura; maze zikaza zirenganya, ku rugero ruri kure y’urwariho icyo gihe.

Akarengane ka FPR/RPF katangiriye mu ishyamba mu bwicanyi bwibasiye abayobozi b’ingabo n’abitabiraga urugamba bavuye mu Rwanda, u Burundi n’icyahoze ari Zayire.

 Louis RUGAMBAGE  atekereza ko FPR/RPF yaba yaratangiye kuba iyo tubona iyi kuva ku munsi wa kabiri w’urugamba, rw’ingabo za APR/RPA zari zegamiye iri shyaka, hakorwa amahano yo kwivugana, Jenerali Majoro Fred Gisa RWIGEMA, wari umugaba mukuru wazo, ayoboye n’urugamba. Uwatanze amategeko yo kwica RWIGEMA, ni nawe kandi watanze ayo guhitana ba Majoro BUNYENYEZI na BAYINGANA ; bikomeza gutyo abayobozi bakuru mu ngabo, bapfa imfu z’amayobera zapanzwe, kugeza uyu munsi wa none.  Amakuru y’uko RWIGEMA atahitanwe n’Inzirabwoba zari zihanganye n’Inkotanyi, akaba yarakomeje guhwihwiswa ; ariko mu gihe gishize Majoro Michel MUPENDE wamubonye araswa, akanabona ba Majoro BUNYENYEZI na BAYINGANA bategwa igico, akaba yariyemeje kubishyira hanze atarya iminwa. Amajwi y’ubuhamya bwa MUPENDE akwiragiye ku mbuga nkoranyambaga, ndetse yabitangarije n’ibitangazamakuru byinshi birimo na BBC.

Nk’uko Louis RUGAMBAGE yakomeje abisobanura, akandi karengane kababaje kakomereje ku rugamba, ni uruva gusenya abitabiriye urugamba bavaga mu bihugu bivuga Igifransa, bahuraga narwo. Bakubiswe amafuni karahava, bakekwaho kuba ibyitso bya Leta ya Kigali y’icyo gihe, yari ihanganye n’Inkotanyi. Yatanze urugero rw’umusore yari azi neza, witwaga Eric MUNYAMBARAGA, wasanze Inkotanyi maze akicwa akiri mu myitozo, kuri rwa rwikekwe, rwaba rwari rushingiye ahanini ku bugome gusa. Akaba atiyumvisha ukuntu, uwo musore wari utorotse igihugu, asize ise umubyara, MUNYAMBARAGA akatiwe urubanza rwo kunyongwa, azizwa kuba icyitso cy’Inkotanyi yishwe n’Inkotanyi zimukekaho ubutasi, kandi iyo dosiye ya se MUNYAMBARAGA wari ikimenyabose, nayo yari izwi na bose.

Yakomoje kubakubiswe amafuni ku bwinshi bavaga i Burundi, nyuma ababyeyi babo bakaza kwiyama KAGAME wari wabasuye i Burundi, ko atagomba gukomeza kubicira abana, abakubita ifuni nk’ingurube. RUGAMBAGE avuga ko kuva ubwo, ifuni yabaye nk’iyoroshye, noneho bakajya baroga abatifuzwa, bagerekwaho ubutasi, nyuma bakavuga ko bishwe na macinya. Kuri iyi ngingo y’amafuni yibasiye abasanze Inkotanyi kwifatanya nazo ku rugamba na Abdul RUZIBIZA yayivuye imuzi mu buhamya bwe. Muri ubu buhamya, RUZIBIZA we nk’umusirikali wabibayemo, asobanura ko mu kwizerwa mu ishyamba, ingabo zabaga mu bice bitanu : positive 1-5. Mu rugero rwo kwizerwa, aba mbere batashidikanywagaho, kandi biganje mu buyobozi bw’ingabo ku rugero rwa 95%, babaga baraturutse muri Uganda, ubwa kabiri hagataho abavuye muri Tanzania, hagataho abavuye i Burundi ku mwanya wa gatatu, k’uwa kane hakaza abavuye muri Zayire, abanyuma bakaba abavuye mu Rwanda. Ngo kubavuye mu Rwanda naho babaga ari Abatutsi ku babyeyi bombi, bashoboraga kwizerwa, byibura nka nyuma y’imyaka ibiri. 

RUZIBIZA akaba avuga ko nta kosa ku rugamba, naho ryabaga ari rito, ryashoboraga kubabarirwa ku musirikari wavuye muri bya bihugu bitatu bivuga Igifransa, ubwo ifuni ikaba ibonye akazi ! RUZIBIZA arakomeza ati :” muri barya bavaga muri birya bihugu bitizewe, uwakoraga agakosa gato, ananiwe ku rugendo kubera wenda arwaye macinya, yaterwaga n’imibereho mibi, banzuraga ko yamenyereye ubuzima bworoshye (soft life), bagategeka ngo nimwice imbwa ntacyo izamara. Uwarashwe amaguru ntabashe kwigenza, wenda urugendo ari rurerure, itegeko ngo nahite yicwa!”

Mu gihirahiro cyinshi RUGAMBAGE aribaza ati : « Kuki FPR/RPF yibasira abayifashije ? Dukwiye kujya tubyibaza ! » Ibikorerwa Abasirikari n’abasivili bitangiye urugamba rw’Inkotanyi, bakaba bafunzwe by’amaherere, abandi barangajwe mu buhungiro, abandi bari ku gatebe bafungishijwe ijisho batatarabuka, abandi barakeneshejwe… Abaherwe bitanze bagafasha n’imitungo yabo itagira ingano bagerewe mu kahe kebo ? Abo nka ba Assinapol RWIGARA, AYABATWA Tribert RUJUGIRO, Mico RWAYITARE, Silas MAJYAMBERE, Valens KAJEGUHAKWA…

FPR/RPF yagize uruhare mu bwicanyi bwibasiye abatutsi n’abanyapolitiki mbere ya Jenoside  ndetse abatekenisiye bayo bari ku mabariyeri yicaga abatutsi muri Jenoside.

RUGAMBAGE yakomoje ku ngingo ikomeye cyane na none y’»Abatekinisiye ba FPR/RPF» bakoraga ibikorwa by’ubwicanyi, mu gihe cy’urugamba biyoberanyije mu bindi bikorwa, byashinjwaga ingoma ya HABYARIMANA. Iyi ngingo hari benshi bakiyita ubuhezanguni, no gushaka gukabiriza ibintu, byaba bikorwa n’abaterwa ipfunwe na Jenoside, cyangwa se abatanga ubuhamya bwo gukabiriza, nyuma yo gushwana na FPR/RPF, bahozemo bakomeye mu gisirikari cyangwa se politiki.

Nyamara ku itariki ya 13 Mata 2021, mu buryo bweruye kandi budaca ku ruhande, umwe mu banyapolitiki b’inararibonye, kandi barambanye na FPR, ugereranywa nk’umwe mu bacurabwenge b’iri shyaka yabishyize ku mugaragaro kuri Televisiyo ya Leta. Ni uguhera ku munota wa 36 n’amasegonda 4 kugeza k’uwa 29 n’amasegonda 22, mu kiganiro aho yasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru wa RBA Cléophas BARORE. RUGAMBAGE yagize ati : «ugucengera mu Interahamwe, impuzamugambi, n’amashyaka ya za ‘Power’ Tito RUTAREMARA yarabyemeje ko bahorezagayo abantu, kandi ubwo abo bohereje bagize uruhare mu bwicanyi, n’aho bakica umuntu umwe; ababohereje n’ababikoze bafite uruhare muri iyo Jenoside.»

Mu gitabo «US MADE» cyanditswe na Jean Pierre MUGABE, yabisobanuye neza ko, abasirikali ba APR/RPA babarizwaga mu mutwe wa ‘Network’ bari baracengeye muri Kigali no mu zindi ntara ;bivangaga n’Interahamwe n’Impuzamugambi muri Jenoside yakorerwaga Abatutsi. Asobanura ko bicaga nk’abandi bicanyi bose, akanashimangira ko, abo muri iyo Network bari bafite imyambaro y’ibitenge yari imenyerewe ku Interahamwe, ndetse n’impuzankano z’Inzirabwoba.

Muri iki kiganiro kuri Radio Iteme, RUGAMBAGE yanakomoje ku bwicanyi bw’Abatutsi bwakurikiye, imfu z’Abanyapolitiki nka Felisiyani GATABAZI na Martin BUCYANA wishwe ngo hahorerwa GATABAZI, maze FPR ikaba yishe inyoni ebyiri ku ibuye rimwe yari iteye. Yongeye anavuga no ku iyicwa ry’Interahamwe Alphonse INGABIRE, wari umenyerewe ku izina rya KATUMBA. Aha yinubiraga ukuntu, imfu nk’izi zakurikizwaga Abatutsi b’inzirakarengane, mu buryo bwo kwihorera.

Izi mfu z’abanyapolitiki FPR/RPF yaziteguraga, igamije kuryanisha Abanyapolitiki mu Rwanda, ariko ntiyabaga iyobewe ko zizanakurikirwa n’ibikorwa byo kwibasira Abatutsi b’inzirakarengane. Nk’uko Jean Pierre MUGABE abisobanura mu buhamya bwe; mu gika cy’umutwe ugira uti : «Kudashyirwa mu bikorwa kw’amasezerano ya Arusha byahaye FPR inzira yo gufata ubutegetsi n’ubwo abantu bahashiriye.»  Kubashobora kugira uko bashidikanya kuri ubu buhamya bwa JP MUGABE, mwamenya ko inzika FPR yari ifitiye Emmanuel GAPYISI na Felicien GATABAZI, ku rugero rwo kubahitana Tito RUTAREMARA nawe atariye iminwa mu kubishyira ku mutangaro, mu kiganiro kuri Televisiyo y’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 26 : hagati y’umunota wa 10 n’uwa 11, no kuva ku munota wa 53 n’amasegonda 56 kugeza ku munota wa 54 n’amasegonda 55  mu kiganiro ngo Felisiyani GATABAZI niwe muri PSD utarajyaga imbizi na FPR, naho kuva ku munota wa 36 n’amasegonda 20 kugeza ku munota wa 40, mu kiganiro ngo Emmanuel GAPYISI yahemukiye Inkotanyi atangiza ishyaka MDR, kandi yari yaraganiriye nazo i Nayirobi, ko amashyaka ya kera atagomba kubyutswa, ahubwo hagomba gushingwa amashya y’ibitekerezo bishya.

FPR/RPF kabuhariwe mu kwica rero, nk’uko twabivuze haruguru, bateye ibuye rimwe bica inyoni ebyiri mu kwivugana, Felicien GATABAZI, Abakombozi bayobowe na BASHIMIKI na BIZURU (aba bombi bayoboye igikorwa bari basobanukiwe neza icyo bariho) bakamuhora Martin BUCYANA; kubera ko nk’uko tubisoma mu buhamya bwa Capitaine Ildephonse NIZEYIMANA; kwica Martin BUCYANA, si umujinya w’Abakombozi, nk’uko byamenyekanye, ahubwo wari umupango ukomeye w’Inkotanyi, zaje no gushyira igitutu kuri anketi, ikaburizwamo, nyuma yo gukanga Procureur BUSHISHI ko nakomeza iyo anketi, bazatwika ibiro bya Parike ya Repubulika i Butare.

  Uruhare rwa FPR/RPF muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ntirukuraho uruhare rw’abahutu nabo bishe Abatutsi muri iyo Jenoside.

Iyi ngingo RUGAMBAGE yarayishimangiye cyane ! Kandi koko ni mu gihe, Jenoside yabaye ku manywa y’ihangu, hariho Abahutu bayijanditsemo ; ukuboko kw’Inkotanyi muri iyo Jenoside ntikubagira abere. Nk’uko RUGAMBAGE akomeza abisobanura, abashaka kuyobya uburari muri ubu buryo, bagira bati : “ubwo n’abatutsi bishe bene wabo, ntitwakavuze Jenoside ! Kuko no muri ubwo bwoko, ubwabwo, harimo abarimburanaga !” Muri iki kiganiro kandi, RUGAMBAGE yashimangiye ko iyi ngingo yigeze kuyivugaho n’ubundi mu kiganiro kindi yigeze kugira kuri radio iteme. 

RUGAMBAGE yagize ati : “Nyabuneka nituvuga ukuboko kwa FPR/RPF muri Jenoside, ntitukirengagize uruhare rwayo mu gukoma imbarutso bahanura indege ku ya 6 Mata 1994. Birababaje kuba KAGAME yihanukira ngo iyo ndege bamubaza yarimo iki !? Byanga bikunda uwanuye iyo ndege wese yaba FPR/RPF, yaba abahoze mu Inzirabwoba nk’uko Leta ya Kigali ikunze kubivuga, yaba yewe n’Abanyamahanga; bose ntawari uyobewe ko, agashashi kose kari kwatsa umuriro mu buryo nka buriya; byajyaga kugira inkurikizi zo kurimbura Abatutsi. Niba Martin BUCYANA cyangwa se Interahamwe KATUMBA barapfuye, bigakurikirwa no kwicwa kw’Abatutsi batabarika; uwicaga HABYARIMANA we yumvaga biribukurikirwe n’iki ?”

Mu buryo bumwe n’ubwo RUGAMBAGE yavuzemo ku nkurikizi zo guhanura indege zitashidikanywagaho, Generali Kayumba NYAMWASA, impunzi muri Afrika y’Epfo, ufatwa nk’aho yari nimero ya kabiri kuri KAGAME, aho yari ashinzwe iperereza (DMI), nawe yabihamije atyo. Ni muri filimu mbarankuru “The Rwanda’s Untold Story” yasohowe na BBC, mu buhamya bwe yagize ati : “Guhanura indege ya HABYARIMANA kwari ukurasira umwambi ku gihuru cyumye, ibimenyetso by’irimburwa ry’abatutsi ryari ryakurikiye imfu z’abantu boroheje, byahishuriraga buri wese uko abo batutsi byabagendekera, hishwe umuntu nka HABYARIMANA.” Yanahamije nta kunyura ku ruhande ko ari FPR/RPF, ibinyujije mu ngabo zayo APR/RPA yahanuye iriya ndege ku itegeko rya KAGAME; anashimangira ko umwanya yari afite muri izo ngabo, wamwemereraga kutabura amakuru ku gikorwa nk’icyo.

Iki gikorwa cyo kurasa indege bikozwe na FPR/RPF, ubuhamya bwa Abdul RUZIBIZA ) na Jean Pierre MUGABE bugisesengura mu buryo burambuye. Abdul RUZIBIZA icyo gihe yari mu ngabo zo mu mutwe wa “Network” zari zaracengeye umujyi, naho JP MUGABE we abarizwa mu nzego z’iperereza ku Murindi, ahari ibirindiro bikuru bya APR/RPA.

Louis RUGAMBAGE yakomeje agira ati : “ Gutangiza urugamba rwo kurenganura Abatutsi, utanzeho Abatutsi batabarika ibitambo; maze wamara no gufata igihugu, ntiwicuze ibyo bitambo, ahubwo ba batutsi barokotse ukabacura bufuni na buhoro, ntibisobanutse na gato! Nose se iyo turokoka ntidutotezwe tuba turi mu buhungiro?”

RUGAMBAGE kandi yanavuze ko, ubwicanyi Inkotanyi zakoreye Abahutu aho zanyuze hose ku rugamba, ari agahomamunwa! By’umwihariko akaba yarababajwe cyane, n’ukuntu ingabo za APR/RPA zamenaga ibisasu mu nkambi z’impunzi, zahunze imirwano yazo nk’iyo za Nyacyonga. Majoro Faustin NTIRIKINA, wari ushinzwe ibikorwa byo gusohora abaturage mu mujyi wa Kigali, mu Inzirabwoba; yasesenguye aya mahano ya FPR mu gitabo cye “La Prise de Kigali et la chasse au réfugiés par l’armée du Général Paul KAGAME.

FPR/RPF yaburijemo imigambi yariho yo gutabara abatutsi bicwaga mu 1994, ku nyungu zo kwifatira ubutegetsi, abishwe nyuma y’ayo maburizamo bari ku gatwe kayo.

Iyindi ngingo RUGAMBAGE yibanzeho mu kiganiro, ni ukuntu FPR/RPA yagerageje kuburizamo; imigambi yose yafatwaga n’amahanga mu ntumbero yo kuza guhagarika Jenoside. Ibi bikaba byerekana bidasubirwaho, ko FPR/RPF itaje mu by’ukuri ije kurenganura Abanyarwanda, ko ahubwo yari irajwe ishinga no kwifatira ubutegetsi, ibi bikaba byarihamije mu kuba yarimitse akarengane ku rugero rusumba kure akariho ku ngoma zabanje.

Ku itariki ya 30 Mata 1994, FPR/RPF yohereje intumwa zayo, Gerard GAHIMA na Claude DUSAIDI, i New York m’Umuryango w’Abibumbye; kuburizamo umugambi warimo wiga, uko hashyirwaho umutwe w’ingabo uza guhagarika Jenoside. Ibihugu byari gutanga ingabo, bikaba nabyo byari byabonetse kandi byiteguye. Ibaruwa yandikiwe i New York mu izina rya FPR/RPF, yashyikirijwe Umuryango w’Abibumbye kuri iyo tariki. Kuwa 12 Gicurasi na none Generali Paul KAGAME wari umugaba mukuru wa APR/RPA, yatanze ikiganiro ahamya ko Jenoside yarangiye, nta mpamvu yo kohereza mu Rwanda ingabo z’amahanga ziza kuyihagarika.

RUGAMBAGE arogira ati : “Rwose nka GAHIMA yagombye kugira ubutwari bwo kudusobanurira uko byagenze, ese icyo cyemezo cyari icyande ? Kagame wenyine, ubuyobozi bw’ingabo za APR/RPA ? Mbese ni nde ? Mu iby’ukuri azadufashe kubera ko ntitumufitiye inzika yaratumwe…Hari abajya bayobya uburari ngo FPR/RPF yamaganye ubwo butabazi bwasabirwaga Abatutsi bicwaga; kubera ko mu bihugu byashakaga kohereza ingabo, harimo n’u Bufransa batajya imbizi ! Oya rwose icyo kiranyagisha, iyo bashaka bari kwanga ibihugu bimwe, ariko ibindi badafitanye ibibazo ntibabihakanire, bongeraho ko bazanarasana n’abazaza gutabara. Aho mwaba muzi Abatutsi bapfuye nyuma yo kuwa 30 Mata 1994 !? Abo bose rero bari ku gatwe ka FPR/RPF; kubera ko itari inafite ubushobozi bwo gutabara byihuse, na cyane ko byafashe andi mezi nk’abiri n’igice, kugira ngo bafate igihugu… Bazabisobanure, ayo mezi abiri n’igice babujije abanyamahanga kuza kudutabara, babisobanura bate ? Kandi bazagire ubutwari bwo kubisobanura nka ba nyir’ubwite, batagombye gushyira imbere abantu nka ba Dr BIZIMANA JD ngo baze bapfundikanye ibyo batazi !”

Nyuma y’uko FPR/RPF igira uruhare muri Jenoside, ntiyarekeye aho ahubwo yakomeje kurenganya abacitse ku icumu ryayo kugeza na n’uyu munsi !

Kuri iyi ngingo RUGAMBAGE yifashishije itotezwa rikomeje gukorerwa abacikacumu; ku buryo ubona ko Leta yakabarengeye mu iby’ukuri ibibasiye. Yatanze urugero ku bibazo umuryango wa RWIGARA Assinapol usiragiramo ku maherere. Anasobanura ko ibibazo by’uriya muryango, byamenyekanye cyane mu itangazamakuru, kuva RWIGARA yicwa; nyamara ngo bikaba byari bimaze imyaka itari mike, mu buryo bwa bucece !

Yababajwe cyane n’ukuntu umufasha wa RWIGARA n’umwana we bwite, bageze aho bagongeye RWIGARA akirimo umwuka; ariko bakamuhotorera mu maso yabo. Yavuze ko biriya atari ibyagwiririye ababigize, ahubwo babigize nkana; akurikije izindi ngero z’agacunaguzo azi kuri iyi Leta. Yagaye ko Abanyarwanda bakumva ko buri wese arebwa n’ake karengane, kubera ko iyo kakugezeho nawe wifuza  gufashwa n’abandi! Bikaba byaba byiza rero, buri munyarwanda aharaniye kwamagara akarengane, atarindiriye ko kamugeraho. Yashimye ubutwari bw’umuryango  wa RWIGARA wanze gutwarira iyo rigoramiye; ngo wihohore umaze kwicirwa maze ugire amahoro, banawurekere na duke mu ibyo babambuye byose. Mu Rwanda hari benshi biciwe baryumaho baricecekera, ubu bafite amahoro, barekewe na duke batunze; gusa abo kwa RWIGARA siyo nzira bahisemo ! Ni ubutwari, ni ibyo gushimwa !

RUGAMBAGE yarakomeje ati : “ Leta ya FPR/RPF ishobora kuba yaratunguwe n’ubutwari bw’abo kwa RWIGARA; byanze bikunze ntibatekerezaga ko bazahagarara ku maguru yombi, bakamagana akarengane bagirirwa by’umwihariko, n’akagirirwa Abanyarwanda bose muri rusange… Bizabagora kubabacecekesha kubera ko bariyemeje, kandi ni abo gushimirwa natwe twese Abanyarwanda, ku musanzu bari gutanga… ba IDAMANGE bari ku ngoyi, ariko ba IDAMANGE bandi bari inyuma, ba KIZITO basize imbuto, ubu nizo ziri kuvuka zirwanya akarengane…

Ku ibyo gutoteza Madamu Adeline RWIGARA bamusiragiza kuri RIB, kandi arimo kwibuka Abasesero bene wabo bishwe muri Jenoside; RUGAMBAGE yavuze ko bibabaje cyane! Yaranarikocoye ko mu iyicwa ry’Abasesero, haba harimo na none akaboko ka FPR/RPF; gusa ntiyabijya imuzi, asezeranya ko izaba ingingo yo kuganiraho undi munsi!

RUGAMBAGE ntiyaretse no kugaya Leta iyobowe na FPR/RPF, ku mugambi yafashe wo konona iki cyunamo cyo ku nshuro ya 27, hibukwa abahitanywe ku maherere n’amarorerwa ya Jenoside. Yatanze urugero ku banyarwanda bari mu mahanga, bagiye baterwa ubwoba kugeza kukuba bakamburwa ubuzima, na za Ambasade z’u Rwanda mu bihugu bitandukanye, n’abayoboye imiryango ya diaspora ihakorera, babahatira kwibuka muri gahunda za ambasade, bakazibukira gahunda bihariye bari bapanze mbere y’igihe !

 Yasobanuye ko nka za Belgique na Hollande, ho byakundiye za Ambassade zaho; ariko muri za US na Canada; bikaba byarabagoye kandi bigateza akaduruvayo. Yatanze urugero kubyakorewe umuhanzi Jean Paul SAMPUTU; wahimbiwe ibyaha bya nyirarureshwa muri uwo mugambi, wo kudurumbanya no kubuza abantu kwibuka mu buryo bisanzuyemo.

RUGAMBAGE yanakomoje ku byaha Adeline RWIGARA akurikiranyweho na RIB kuri ubu. Ibi byaha ni : gukwiza ibihuha, guteza imvururu muri rubanda n’icyaha cyo guhakana Jenoside. Yagaye abacamanza bo mu Rwanda bafata amategeko, yashyizweho afite inenge, ntibabe banayahinyuza ngo asubirwemo.  Ngo ibintu byo guca urubanza ugendeye ku itegeko gusa sibyo, baba bagomba no kujya muri “doctrine” cyangwa se inyandiko zanditswe n’abahanga, bakamenya icyo abashyizeho itegeko bari batumbereye, icyo bari bashatse kuvuga. Mu gushaka izo nyandiko ureba izishyigikira iryo tegeko, n’izirihabanya, noneho agafata umwanzuro. Yagaye yivuye inyuma itegeko rihana icyaha cyo gukwiza ibihuha; avuga ko rihabanye n’uburenganzira umuturage agenerwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda. 

Ku ibigendanye n’icyaha cyo guhakana Jenoside yagize ati : “Ubundi iki cyaha umuntu agikora, iyo akorera mu ruhame, igikorwa kigamije kugoreka ukuri kuri Jenoside, agamije kuyobya rubanda. Iki cyaha rero nticyakarezwe Adeline RWIGARA; cyakarezwe ahubwo abagoreka Jenoside bayigira igikinisho cya politiki, mu kwita umucikacumu wa Jensoide Interahamwe, ukamuteza ibinyamakuru, za IBUKA za CNLG… Ukamuteza abantu nka Egide NKURANGA na Dr JD BIZIMANA naba Tom NDAHIRO; ngo bavuge ko uwibasiwe ari mubi hanyuma y’Interahamwe. Abantu nk’abo nibo bakwiye gushinjwa icyaha cyo guhakana Jenoside.”

Yakomeje agira ati :  “Ikindi cyaha nabahamya ni ukwiba imibiri y’abazize jenoside, bakayanika mu tubati, kubera ko mu gace ka kabiri ka ririya tegeko, bavuga gutesha agaciro, cyangwa kwangiza ku bushake imibiri y’abazize Jenoside. Ibyo Idamange yabikomojeho, baba ariwe barega gupfobya Jenoside; nyamara abantu banika amagufwa, banika uduhanga tw’abantu ngo ba mukerarugendo badusure, nibo bakora icyaha cyo kwiba no kwangiza imibiri y’abazize jenoside…”

“Gutegera umugome ijosi ntibituma agira impuhwe ahubwo bituma ashishikara; ugomba kurwanya umugome maze n’aho yagutema ijosi, akaritema azi neza ko utari wabyemeye !”

Ni kuri iyi mpanuro ikomeye imeze nk’umugani Louis RUGAMBAGE yasozerejeho ikiganiro! Madamu Tabitha GWIZA, umwe mubari bayoboye ikiganiro, yamusobanuje niba waba ari umugani wa Kinyarwanda; RUGAMBAGE amuhakanira ko ari amagambo atondetse mu buryo bwe bwa bwite! Ni koko Abanyarwanda twese dufatanyije dukwiye guhaguruka, tugafatanya mu moko yose, tukarwanya ingoma irenganya, itavanguye amoko ! RPF/FPR mu karenganya kwayo ntivangura amoko; ibyo rero bikaba byakabaye isomo ryiza ry’ubumwe bw’Abanyarwanda mu guhirimbanira kuyigamburuza twese hamwe.

Hari intambwe imaze guterwa, ibikorwa byo guhirimbanira ko akarengane gacika, mu mateka y’imitegekere y’u Rwanda, bigenda bitera intambwe mu gukorerwa hamwe, nta vangura. Ibyo binabera FPR/RPF umutwaro ukomeye; igahora ipanga imigambi yo gucanishamwo abamagana akarengane kayo, ibabibamo amacakubiri, mu buryo bwo kubaca hasi. Uyu mugambi FPR/RPF iwunyuza mu kumenera ibifaranga, abantu bamwe na bamwe, bakabiba amacakubiri mu bari ku kivi cyo kugangahura u Rwanda, ruzahajwe n’akarengane.

Nk’uko byavuzwe haruguru, muri iki cyunamo FPR/RPF yashyizeho umugambi wo kuvangura no gushaka gutobera abantu mu kunama; ipanga kubikora mu rwego rwa za Ambasade zayo, n’abahagarariye imiryango ya za diasipora, hirya no hino ku isi. Hari hagamijwe gucecekesha  abatumva ibintu kimwe nayo. Ahenshi, ntibabyemeye, kandi gushoboka kwa gahunda zo kwibuka, FPR/RPF yashatse kuburizamo ibinyujije muri za ambasade zayo, n’abakuriye za diaspora; byayihaye isomo rikomeye ko amazi atakiri yayandi. Ibikorwa Abanyarwanda bakomeje gukorera, mu bumwe bw’amoko yabo, bamagana akarengane; byerekana ko ubumwe bwo kuvuga gusa muri za gahunda zikocamye nka “Ndi Umunyarwanda,” nyamara mu bikorwa ari icyuka gusa ku ngoma ya FPR/RPF, kubarwanya akarengano kayo bo bitari uko!

Kubw’iyi mpanuro ya RUGAMBAGE, Abanyarwanda bagomba gukomeza gukangurirwa, ko ari ku bw’imihate yabo akarengane kazacika mu Rwanda, atari ugutegera FPR/RPF ijosi batwarira iyo rigoramiye, bizabakuraho ako karengane. Intwari zikomeje kuvuka ubutitsa no mu gihugu rwagati zitarya iminwa, mu kuvugisha ukuri nta bwoba bw’ingaruka kukwamagana akarengane gakorerwa Abanyarwanda. Ni umusanzu ukomeye kandi intambwe nziza irigaragaza umunsi ku wundi. Abatari mu gihugu nabo barakataje mu gushyigikira, abitanga mu gihugu, babatabariza, bafasha imiryango isigara mu kangaratete, kubera ko abakayitayeho bari mu mazi abira, ku neza y’igihugu! Nta gushidikanya ko niba bikomeje gutya; akarengane gashobora kuzacika; byaba ngombwa kakarundukana n’ingoma ya FPR/RPF yakizirikiyeho, ikiyemeza kukubakiraho gahunda zose zo kuyobora Abanyarwanda.

Phocas Ndayizera yakatiwe imyaka 10 naho Cassien Ntamuhanga akatirwa 25!

$
0
0

Kigali – Umunyamakuru Phocas Ndayizera n’abandi bagabo batandatu bareganwa nawe bakatiwe n’urukiko rukuru igifungo cy’imyaka 10 bahamijwe ibyaha by’iterabwoba.

Ndayizera n’abandi batandatu bahamwe n’ibyaha bibiri; umugambi mu guturitsa ibintu bitemewe n’amategeko ahahurira abantu benshi, n’ubufatanyacyaha mu iterabwoba.

Abandi bagabo batandatu bareganwa nawe bagizwe abere n’uru rukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imipaka, rwategetse ko bahita barekurwa.

Uruhande rw’abaregwaga ntiruragira icyo rutangaza ku mwanzuro w’urukiko wasomwe hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho. 

Abaregwa bose uko ari 13 bagizwe abere ku cyaha cyo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho hakoreshwje intambara.

Abaregwa bari baburanye bahakana ibyaha baregwaga, naho ubushinjacyaha bubasabira gufungwa burundu.

Mu 2018, Phocas Ndayizera yagaragajwe n’urwego rugenza ibyaha ko afunze nyuma y’icyumweru aburiwe irengero, ubugenzacyaha bwavuze ko yari yafashwe ari guhabwa ibintu biturika byo gukoreshwa mu gutega imitego ahahurira abantu benshi n’ahari ibikorwa rusange bya leta.

Mu rubanza, Ndayizera n’abareganwa na we bavuze ko babanje gukorerwa iyicarubozo kugira ngo bemere ibyo bashinjwaga n’ubugenzacyaha bagifatwa, nyuma baje kubihakana imbere y’urukiko.

Asoma umwanzuro kuwa kane nimugoroba, umucamanza yavuze ko abahamwe n’ibyaha bashoboraga gukatirwa imyaka iri hagati ya 20 na 25 ariko bakatiwe 10 “kuko icyaha cyari kikiri mu itegurwa kandi kitaragira ingaruka kuri rubanda”.

Umunyamakuru Cassien Ntamuhanga watorotse gereza mu 2017 waregwaga muri uru rubanza adahari nk’uwari ukuriye uwo mugambi w’iterabwoba bahamijwe, we umucamanza yamukatiye gufungwa imyaka 25.


Bannyahe: abafashwe bambaye imipira isaba ubutabera ntawe uzi amaherezo yabo!

$
0
0

Mu Rwanda urubanza rw’imiryango igera kuri 27 ituye mu murenge wa Nyarutarama mu mujyi wa Kigali ntirwabaye. Umucamanza yasabye impande zombi gushaka umuhuza muri uru rubanza. Baraburana ibibazo by’imitungo yabo bagasaba guhabwa ubutabera.

Gusa na mbere y’uko urubanza ruba hari bamwe mu baturage bafunzwe n’inzego z’umutekano. Itangazamakuru na ryo ntiryorohewe muri uru rubanza.

Inzego z’umutekano ziganjemo abapolisi bambaye impuzankano z’akazi barimo n’abapolisi bakuru kugera no ku uhagarariye iperereza ku rwego rw’umujyi wa Kigali n’abandi bari bambaye imyenda ya gisivili, bari bagose urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Kwinjira mu rukiko buri wese yagombaga kubanza gusakwa, ibintu bitamenyerewe mu zindi manza.

Kurikira inkuru yose mu majwi hano hasi

Bamwe mu baturage ba Bannyahe bari bafashwe barasobanura uko byagenze

Bannyahe:Jean de Dieu Shikama ngo yiteguye kumena amaraso ye kubera umutungo we!

Inama ya CHOGM yagombaga kubera i Kigali yasubitswe.

$
0
0

Yanditswe na RUGEMINTWAZA Erasme

Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 07/05/2021, Ubunyamabanga Bukuru b’Umuryango w’Ibihugu bikoresha uririmi rw’Icyongereza bwatangaje ko kubera ibibazo binyuranye byatewe n’icyorezo cya Koronavirusi, inama yagombaga kuzahuza abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bigize uyu muryango izwi cyane nka CHOGM yongeye gusubukwa ku nshuro ya kabiri.

Iyi nama ubusanzwe yari iteganyijwe kuzabera i Kigali kuva tariki ya 22 kugeza ku ya 27 Kamena 2021 yasubitswe kubera impamvu z’ubwiyongere bukabije  bw’icyorezo cya Koronavirusi bwagaraye mu mezi abiri  ashize ariko cyane mu  cyumweru cyarangiye tariki 25 Mata 2021, aho Umuryango ushinzwe Ubuzima ku isi (OMS/WHO) ugaragaza ko abantu  hafi miliyoni 5.7 banduye naho ibihumbi 87 bigahitanwa n’icyo cyorezo. Hakaba hanagaragara kandi ikibazo cy’isaranganya ry’inkingo, ndetse kuri ubu mu bihugu 29 bigize uyu muryango hakaba  harimo amabwiriza arebana no gufunga imipaka. 

Perezida  Paul Kagame akaba yagize ati “ Umwanzuro wo gusubika iyi  nama  ku nshuro ya kabiri ntabwo wafashwe mu buryo bworoshye. Ubuzima n’imibereho y’abaturage ba Commonwealth ni ingenzi muri ibi bihe”. Naho Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland QC, yavuze ko bidashoboka guterana imbona nkubone ngo baganire, mu gihe icyorezo cya Koronavirusi, gikomeje guteza ibihombo binyuranye no kugarika ingongo mu bihugu binyamuryango.  

Twibutse, muri make, ibibazo itegurwa ry’iyi nama ryateje mu Rwanda, harimo isesagurwa ry’umutungo wa Leta, bitewe no kurimbisha Kigali, gusenyera no kwangaza abantu mu mujyi wa Kigali, guhombya Leta imisoro havanwaho imisoro ku mamodoka ahenze agomba kugurwa na ba  nyirigihugu kugira ngo bazabone akazi mu gutwara abaje muri iyi nama, amafaranga ari guhembwa inkeragutabara zashubijwe mu kazi kugira ngo zifashe mu gucunga umutekano, ibihombo ku mahoteri bizaterwa no kuba yari yiteguye abashyitsi benshi ubu bakaba batakije n’ibindi…

Inyito ya jenoside yakorewe abahutu aho bukera irasenya opozisiyo

$
0
0

Umwaka ushize mu matariki nk’aya nasohoye muri The Rwandan inyandiko nise « Politiki y’akaminuramuhini irasenya ». Hari hashize igihe gito amashyaka ya opozisiyo akorera mu buhungiro hamwe n’imiryango ya sosiyete sivile nayo ikorera mu buhungiro bashinze icyo bise urwego nyunguranabitekerezo (RBB). Ubwo bufatanye bwabaye intambwe ikomeye muri opozisiyo nyarwanda kuko nk’uko baca umugani mu kinyarwanda ababiri bishe umwe. Ntabwo ubwo bufatanye burarangiza kunozwa neza kuko bisaba kubanza kumenyerana no kumenya icyo mugenzi wawe akomeyeho kurusha ibindi nawe ukamubwira ku ruhande rwawe icyo wumva watanga n’icyo utarekura. Ni muri urwo rwego inama rusange iheruka guterana muri werurwe yashimangiye indangagaciro n’ingengabitekerezo abafatanije mu rwego nyunguranabitekerezo bakwiye guhuriraraho. Ndaza kubigarukaho. Icyo gihe twashingaga RBB habaye amagambo yo guca intege no kurwanya icyo gikorwa, amagambo yavugwaga n’abantu bari biheje ubwabo ariko bakumva bidahagije bagomba gusenya ibyo abandi barimo kubaka.

Chantal Mutega

Nongeye gutekereza iyo nyandiko yavugaga akaminuramuhini hagati y’abanyapolitiki mbitewe n’ubutumwa mugenzi wacu wo muri CNRD, ariwe Chantal Mutega, yanyujije ku mbuga nkoranyambaga abugeneye undi muvandimwe, Ambasaderi Charlotte Mukankusi, amubwira mu mvugo ikarishye cyane ko adashyigikiye igitekerezo yatanze kuri radiyo Itahuka ubwo yavugaga ku birebana n’inyito y’ubwicanyi bwakorewe abahutu. Ntabiciye ku ruhande ndagirango mbanze mvuge ko imvugo ya Chantal Mutega abwira umutegarugori mugenzi we, bahuriye mu mugambi wo gushaka guhirika igitugu cya FPR, imvugo ye yarantunguye cyane, iranambabaza. Nari nsanzwe nzi Chantal Mutega mu biganiro byiza atugezaho. Namukundiraga ko igihe cyose namwumvaga yamagana ubwicanyi bw’inkotanyi nabonaga yabaga ashyize imbere kurwanya ikibi, n’iyo cyakorwa n’abo witaga bene wanyu (kuko Chantal Mutega ni umututsikazi ariko yanze gushyigikira buhumyi ubutegetsi bwa FPR, icyo rwose narakimwubahiye).  Ndavuga ko yantunguye rero kuko ibyo yavuze kuri Ambasaderi Charlotte Mukankusi nabonye byo atari ukuri, kandi nawe ubwe atangira avuga ko atazi igihe n’impamvu Charlotte yavuze ariya magambo yerekeye inyito ya jenoside yakorewe abahutu. Nonese mwa babyeyi mwe umuntu iyo ataramenya impamvu ijambo ryavuzwe n’abo ryabwirwaga kuki yavuga ariya magambo y’akaminuramuhini?

Charlotte Mukankusi ashyigikiye ko dushyira imbere ibidufasha gutegura ejo hazaza 

Nagirango mbwire abasomyi ko igitekerezo ku nyito ya jenoside yakorewe abahutu cyavugiwe mu nteko rusange y’urwego nyunguranabitekerezo yateranye ku matariki ya 27 na 28 Werurwe uyu mwaka. Iyo nama nari nyirimo mpagarariye Institut Seth Sendashonga.  Abagize komite mpuzabikorwa batanze ibiganiro binyuranye ku birebana na opozisiyo twifuza kubaka. Mu bintu nibuka byibanzweho havuzwe ko dukeneye opozisiyo itavangura amoko n’uturere, opozisiyo irwanya umuco w’ubwicanyi wabaye karande mu Rwanda, opozisiyo iharanira demokarasi nyakuri. Twavuze ko impinduka dukeneye ari iyo gutuma abanyarwanda barubanamo kuko impinduka yo gutuma bamwe binjira abandi bagahunga ntacyo imaze. Ni muri urwo rwego ambasaderi Charlotte Mukankusi nawe yafashe ijambo ashimangira ko twebwe nk’abanyarwanda dufite inshingano yo kubaka amateka yacu aho guheranwa n’amateka abandi bakoze. Ati niba dushaka kubaka ahazaza heza tugomba gushyira imbere uburyo bwo kugera kuri iyo ntego aho gushyira ingufu ku bishobora kudusubiza inyuma. Aha niho yahereye avuga iby’ubwicanyi bwabaye mu Rwanda,  avuga ko jenoside yakorewe abatutsi nta muntu ukiyijyaho impaka kuko no muri LONI barayemeje. Yongeyeho ko n’abahutu benshi bishwe, ko nabyo ari ikintu bibabaje,  ariko ubwicanyi bakorewe bukaba butarahabwa inyito yabwo. Ambasaderi Charlotte Mukankusi yagize ati : icyihutirwa nugukuraho kariya gatsiko ibyo nibirangira twafashe ubutegetsi tuzaba dufite ubushobozi bwo gutanga inyito dushaka ariko ubu ntaho dufite tubivugira. Yongeyeho ndetse ko n’abo bajya bahura mu rwego rwa diplomatie iyo bumvise umuntu avuga jenoside yakorewe abahutu bahita bumva arugushaka guhakana jenoside yakorewe abatutsi. Aya magambo ya Charlotte yaje gukurikirwa n’impande ndende zagaragazaga ko abahutu benshi bifuzaga ko iyo nyito yashyirwa imbere aho gutegereza igihe ubutegetsi bwa FPR buzaba bwarahirimiye. Mu by’ukuri igitekerezo cya Charlotte ntabwo cyashyigikiwe mu nama. Amaze kubona ko  abantu basa n’abatamwumvise neza yahisemo kujya kuri Radiyo Itahuka agerageza kubisobanura neza kurushaho, ari naho haturutse videwo yakwijwe ku mbuga nkoranyambaga. Ni videwo yafashe agace gato cyane k’ikiganiro yatanze, aho kwerekana ibyo yari yavuze yemera rwose ko abahutu benshi bishwe kandi mu buryo bubabaje hatoranywa agace gato cyane katarimo iby’ingenzi yari yavuze aricyo cyo gushyira ingufu ku bidufasha kubaka ejo hazaza heza.

Charlotte Mukankusi uko namubonye

Amb. Charlotte Mukankusi

Nk’uko nabivuze haruguru umwaka tumaze twubaka urwego nyunguranabitekerezo icya mbere twawungukiyemo nuguhura, tukamenyana.  Charlotte Mukankusi ari mu bo twashoboye kuganira kenshi (nashoboye kuvugana nawe kenshi kuri terfoni twungurana ibitekerezo). Byongeye kandi ibitekerezo bye yakunze kubigaragaza mu nama zinyuranye twagiye duhururiramo. Namubonye nk’umuntu uvuga ibintu yemera. Agira n’impano yo kuvuga neza ibitekerezo bye, icyo akeneye gusobanura akibonera imvugo yacyo ku buryo kumwumva bitagorana. Icya mbere kimushishikaje nugukora opozisiyo ifite ingufu zabasha guhangana no gusimbura ubutegetsi bwa FPR. Namwumvise kenshi agira ati: “umunsi abahutu n’abatutsi bari muri opozisiyo bashyize hamwe, bagakorana neza, ikibazo cya kariya gatsiko kizaba cyarangiye”. Icyo kintu cyo guhuza abahutu n’abatutsi bagafatanya yongeye kukigarukaho turi mu nama rusange ya RBB aho twavugaga ku rubyiruko. Aravuga ati:“byaba byiza ko abana bacu bahura, bakamenyana, byakunda bakanashakana”. Ati gushyingirana hagati y’amoko anyuranye nabyo ni ibintu bifite agaciro (ndagerageza kubivuga mu magambo yanjye). Iyo wumvise amagambo nk’aya usanzwe wumva cyangwa witegereza ibyo abategetsi bayobora u Rwanda muri iki gihe bavuga cyangwa bakora uhita usobanukirwa Charlotte uwariwe. Nkeka ko ibi mvuze Chantal Mutega atarabizi, wenda niyo mpamvu amushinja irondabwoko. Navuganye n’abantu bagiye bahura na Charlotte mu kazi yakoraga mu Rwanda. Buriya ngo yari icumu ricanye. Ngo ntiyatinyaga kuvuga ibitekerezo yemera n’iyo byashoboraga kuba binyuranye n’ibyo abayobozi bo hejuru babaga bashyigikiye. Kuri Radiyo Itahuka yasobanuye uburyo yarwanyije umushinga w’iteka ryazamuraga imishahara ku bategetsi bo hejuru hirengagijwe ko abo hasi bahembwaga make cyane. Ibi nabyumvise ntazi ko hari aho tuzahurira ariko byatumye numva uwo muntu igihugu kimutezeho byinshi. Hari umuntu wumvise ibyo imbuga nkoranyambaga zamuvugagaho nyuma yuko havuzwe biriya by’inyito y’ubwicanyi bwakorewe abahutu arambwira ati buriya arazira kuba ari ku ruhande rwa Kayumba Nyamwasa. Ibyo bashinja ingabo za FPR byose na Kayumba Nyamwasa biba bimureba kuko izo ngabo yaraziyoboye. Ikibazo rero ni iki : Abanyarwanda twibagirwa ko gufatanya n’abo twarwanaga bizadusaba kugira ibyo twirengagiza. Bizadusaba gukora bimwe Charlotte yavuze byo kureba imbere hazaza naho ibyahise tukagerageza gusa n’ababyirengagije.  

Dukeneye impinduka kurusha ibindi

Ngarutse ku bwicanyi bwakorewe abahutu bukozwe n’ingabo za FPR ibimenyetso byinshi byerekana ko ubwo bwicanyi bushobora nabwo kwitwa jenoside. Ikibazo dufite nuko abanyamahanga babonye uburyo jenoside yakorewe abatutsi yagenze basanga ntaho bihuriye n’ibyakorewe abahutu. Ku ruhande rumwe hashyizweho bariyeri (iryo jambo ryabaye ikinyarwanda) bategeka ko nta mututsi uyirenga. Inkotanyi zo zicaga abantu benshi  zizi ko ari abahutu ariko ntizabisakuzaga. Ndetse muri abo bantu benshi zicaga hashoboraga kubamo n’abatutsi. Urugero twavuga ni ibyabereye i Gakurazo hamwe biciye abasenyeri. Mu bishwe harimo nibura abatutsi batatu :  Musenyeri Gasabwoya, Frère Jean Baptiste Nsinga na Sheja (umwana wa Espérance Mukashema). Hari abahera kuri ibi bakavuga ko muri buriya bwicanyi bw’i Gakurazo nta kimenyetso cyerakana ko icyari kigambiriwe ari ukwica abantu bazira ubwoko bwabo. Bakavuga ko  itsembatsemba ariryo jambo rivuga neza ubwicanyi inkotanyi zagiye zikora hirya no hino, zizi neza ko zirimo kwica abahutu ariko zibicana n’abo bari kumwe. Uko byagenda kose uwabaza abanyarwanda bari imbere mu gihugu cyangwa abakiri mu mashyamba ya Kongo n’abandi bashakisha imibereho hirya no hino ku isi icy’ingenzi dukeneye nukugira ubutegetsi bwiza mu gihugu cyacu, ubutegetsi butuma kubana muri kiriya gihugu bitworohera. Ntabwo ari Paul Kagame uzaduha ubwo butegetsi kuko imyaka 27 abumazeho nta rindi banga yaduhishe. Dukeneye impinduka nziza, iby’inyito nabyo, bizakemurwa igihe nikegera. Reka nsoze nsaba abantu bose bifuza impinduka kutagwa mu mutego w’isesene, zimwe Kagame aherutse kutwibutsa. Ngo barazifata bakazirunda mu bitebo bategereje kuzikaranga mu mavuta. Ariko ngo muri bya bitebo zirara ziryana, izifite ingufu zikarya iz’intege nke. Ni twebwe yarimo kubwira.

Bruxelles, le 08/05/2021

Nkuliyingoma Jean Baptiste

Abaturage baranduriwe imyaka bavuga ko ari umwanda ko hagiye kuba CHOGM, biswe interahamwe ni agahinda

Nabwiye RIB ngo amapingu nambaye yakwambitswe Kaboneka, Shyaka na Meya w’Umujyi wa Kigali


RWANDA : Umuyobozi wa Gereza arashinjwa iyicarubozo n’ubujura!

$
0
0

yanditswe na RUGEMINTWAZA Erasme

CSP Kayumba Innocent, ni umusirikare wakuriye mu gihugu cya Uganda, kimwe n’abandi bayobozi bakuru b’u Rwanda. Uyu muyobozi wa Gereza kuva muri 2014, ari mu basirikare ba APR, bateye igihugu mu 1990. Ubu arafunze azira icyaha giteye isoni ariko kigaragaza akantu gato cyane ku bibi byinshi biba mu Rwego rwo kugorora abanyabyaha rw’u Rwanda.

CSP Kayumba Innocent yari asanzwe ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda, zahoze zitwa APR, ufite ipeti rya Kapiteni, kugeza mu 2104, ubwo yoherezwaga gukora mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS). Yahise agirwa SSP, ashingwa iperereza muri urwo rwego. Ariko muri 2016, yabaye CSP agirwa Diregiteri wa gereza ya Rubavu, nyuma y’umwaka iyo Gereza ifashwe n’inkongi y’umuriro ikangiza byinshi. Kuri ubu CSP Kayumba Innocent afunganywe n’abakozi babiri ba gereza ya Mageragere yayoboraga. Ese yaba afunze azira iki, ni muntu ki?

Ubuhemu cyangwa ubujura? 

Umuyobozi wa Gereza ya Mageragere mu Mujyi wa Kigali CSP Kayumba Innocent, umwungirije SP Ntakirutimana Eric na Sergent Mutamaniwa Ephraim bafashwe tariki ya 04/02/2021, bafungirwa muri sitasiyo za polisi zitandukanye, kubera icyaha cy’ubuhemu n’ubujura bukoresheje ikoranabuhanga

Amakuru atugeraho avuga ko, muri Muratama 2021, uwitwa Kassem Ayman Mohamed, ufite ubwenegihugu bw’ubwongereza ufungiye i Mageragere yahibiwe 9.144.300.000 z’amafaranga y’u Rwanda ahwanye n’amapawundi 7.779.911, bivugwa ko aya mafaranga yakuwe ku ikarita asanzwe akoresha agura ibintu bitandukanye birimo imiti n’ibyo kurya. Ubu bujura bukaba bwaratangiye gukorwa muri nzeri 2020 hagurwa ibintu ku buryo bw’ikoranabuhanga (online) nyirayo atabizi hakoreshejwe telefoni z’abandi bagorowa. Ubu bujura CSP KAYUMBA Innocent yabukoze abufashijwemo n’umugororwa witwa AMANI Olivier, uhafungiye azira icyaha cy’ubujura bukoresheje ikoranabuhanga.  Ariko kuri ayo mamiriyari yose avugwa, ayo RIB ifitiye ibimenyetso ni miliyoni icyenda gusa bigaragara ko yaguzwe ibintu binyuranye birimo terefoni zigezweho, ibinyobwa n’ibindi, bikakirwa na CSP Kayumba Innocent n’abo afunganye nabo. Igisigaye kikaba kwibaza uko bashoboye kugera mu mabanga ya konti ka Kassem Ayman Mohamed.

Muri Gereza ya Mageragere hafungiyemo umusore w’umuhanga cyane mu ikoranabuhanga ariko cyane cyane muri cya gice cyaryo kibi cy’ubujura burikoresha. Ariko bikaba bivugwa ko muri iyi Gereza ya Mageragere, hafungiyemo abasore benshi bazira icyo cyaha. Bivugwa ko AMANI Olivier, umusore w’imyaka 25 utarigeze aminuza mu ikoranabuhanga ashobora kwinjira muri sisitemu zifatwa nk’aho zirinzwe cyane. Kuri we ngo ntacyo abona ko gifunze! Amaze kumva iby’ubuhanga bwe, CSP Kayumba Innocent yaramwiyegereje, maze ku ikubitiro akorera Gereza ya Mageragere uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kuvumbura telefoni zose ziba zihishwe mu bagororwa. Yarabikoze, bitangaza uwo muyobozi wa gereza, amufata neza. Ariko uyu CSP Kayumba Innocent akaba yari afite ikibazo kimuhangayikishije cyane cyo kuvugwa nabi n’ibinyamakuru. Uyu musore AMANI Olivier yamubwiye ko agiye kumukorera akantu kazajya gatuma inkuru zimwanditseho n’ibinyamakuru, zitabasha gusomwa n’abasuye ibyo binyamakuru kuri murandasi. Uko kwiyegereza uwo musore, warusigaye abyukira mu biro bye buri munsi, byatumye CSP Kayumba Innocent agera ku ngingo yo kwinjira mu mabanga ya za mudasobwa ndetse na konti za banki. AMANI Olivier yababwiye ko ari ukurebaho, abishoboye ko ariko bidashoboka kuba wafata amafaranga, ko ahubwo bene ayo mafaranga akoreshwa mu kugura ibintu kuri murandasi (online). Nguko uko CSP Kayumba Innocent yinjiye kuri Konti ya Kassem Ayman Mohamed, wabikirwaga ikarita ye ya banki n’ubuyobozi bwa gereza, hakagurwa ibintu bifite agaciro ka miliyoni zigera kuri 9; ibyo bintu bikakirwa n’abayobozi ba gereza ya Mageragere. Amamiliyari yandi yavanywe kuri iyo konti, ngo uwo musore AMANI Olivier ashobora kuba yarabacuritse ubwenge, we akiyigurira ya mafaranga y’ikoranabuhanga yitwa BITCOINS!

Kwiba imfungwa, cyangwa kuzibyaza inyungu, hakoreshejwe amanyanga yose ashoboka ni umuco wafashe imizi mu magereza y’u Rwanda. Nko mu bihe byo gusura abagororwa, biba ari iminsi myiza ku bayobozi b’amagereza kubera ko muri iyo minsi basoroma amafaranga mu baje gusura abagororwa. Abayobozi b’amagereza bashyiraho uburyo bwo kwaka abaje gusura abagororwa amafaranga kugira ngo babahabwe vuba, umwanya muremure cyangwa se banabaganirize mu muhezo. Uwo muco witwa « guca amavi », iruhande rw’ishami rishinzwe umusaruro ricungwa nabi cyane, niwo winjiriza abayobozi b’amagereza amafaranga atuma bagira ubukire bugaragarira buri wese nyamara barahembwaga intica ntikize mbere y’amavugura ya 2014.

CSP Kayumba aranashinjwa iyicarubozo ry’abagororwa!

Uyu CSP Kayumba Innocent wamunzwe n’ikibazo cy’ivanguramoko, yibasiraga abagororwa b’abahutu, maze akabadiha kakahava. Bityo rero ibinyamakuru, bimwe bikaba byari byatangiye gutunga agatoki iyo myitwarire mibi ihabanye n’amahame y’imicungire y’ibigo byo kugorora mu Rwanda. Inshuro nyinshi ibinyamakuru bikaba byaramwanditseko bivuga iyi mico ye mibi.

Mu gihe yari umuyobozi wa Gereza ya Rubavu, muri 2017, muri Gereza ya Gasabo (Kimironko) habayemo ibimeze nk’imyigaragambyo, bityo abayifungiwemo bamwe barimurwa bajya gufungirwa mu zindi gereza. Icyo gihe CSP Kayumba Innocent ubwe yigiriye kuri gereza ya Gasabo, gufatayo abagororwa yavugaga ko bananiranye, kugira ngo, ajye  kubereka uko bagorora muri muri Gereza ya Rubavu! Abo yajyanye yatoranyijemo abahutu akajya ababyukirizaga ku nkoni! Icyo gihe nibwo ibinyamakuru byatangiye kumuvugaho ubwo bugome bwo gukorera abagororwa iyicarubozo.

Ntibyatinze CSP Kayumba Innocent yimuriwe muri gereza ya Mageragere (Nyarugenge). Ariko naho atarahamara kabiri muri gereza hadutse imyigaragambyo, abagorwa bavuga ko batamushaka kuko ngo abayoboza inkoni. Yarahavanywe ajyanwa gukora ku cyicaro gikuru cya RCS mu ntangiriro za 2020, aza kugarurwa Mageragere muri Kamena uwo mwaka. Aho yavuye ajyanywe na RIB.

Umwe mu Banyamakuru bafungiwe muri gereza ya Nyarugenge CSP Kayumba Innocent yayoboraga yavuze ko uyu mugabo “Ntabwo afite umutima wo kuyobora, ibye ni ugukubita abafungwa”. Umunyamakuru uvuga ko yafunzwe ukwe kwa wenyine mu gihe cy’amezi umunani, agakomeza avuga ko ari gutegura ikirego azaregamo CSP Kayumba Innocent ko yamufunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Undi nawe utarashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko ubwo yafungirwaga muri Gereza ya Nyarugenge, CSP Kayumba Innocent yagiye amukubita ku bihe bitandukanye ku buryo n’ubu agifite inkovu ku mubiri z’inkoni yakubiswe. Ikibabaje kurushaho ni uko ubu bunyamaswa CSP Kayumba Innocent, atabukoreraga banyakugorwa b’abagororwa b’abahutu gusa; bizwi n’abakozi ba RCS ko yakubitaga n’abakozi bato ba gereza. Hari babiri babyemeza kandi biteguye kuba batanga ubuhamya igihe byaba ngombwa.

Abajijwe icyo avuga kuri iyi myitwarire igayitse kandi isebya RCS, ivugwa kuri CSP Kayumba Innocent, Uwahoze ari Umuyobozi Mukuru wa RCS, CG RWIGAMBA George yasobanuye ko  Gereza ifite ahantu henshi ho gufungira abantu, ariko ngo hari ubwo habaho impamvu zo gutandukanya umuntu n’abandi igihe byagaragara ko ashobora kubatezamo umwuka mubi cyangwa izindi mpamvu. Naho ku by’iyicarubozo ryaba rikorerwa abagororwa, CG George RWIGAMBA yarasubije ati “Oya ntabyo tuzi. Iyo umuntu abikoze ubundi arabibazwa, ibintu nk’ibyo birateganywa rwose, ibyo ntabyo tuzi”

NYUMA YIBYO KARASIRA YAVUZE KURI CHOGM BIRANGIYE ISUBITSWE BWA KABIRI

UKURI KU BATURAGE BA KANGONDO NA KIBIRARO-BARENGANYE KUVA KERA-NGO BAZEMERA BAHASIGE IBITAMBO

Uko Mme Ingabire Victoire abona isubikwa rya CHOGM

Kangondo: umucamanza yabindikiranyije abareze? Amategeko amwemerera kunga? Dore igisubizo cy’impuguke

Viewing all 10387 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>