Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10385 articles
Browse latest View live

Rwanda: Minisitieri y’ubuzima yakujweho itangazo risobanura impfu z’impinja.

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Nyuma y’aho mu bitaro bya Ruhengeri biri mu Karere ka Musanze mu Ntara  y’Amajyarugu ababyeyi n’abahivuriza bananiwe gushira amakenga urupfu rw’impinja 19 zikivuka, kandi zose zikaba zarapfuye mu kwezi kumwe kwa Werurwe 2021, ndetse hakaboneka ababyeyi bakangurira abandi kwirinda kujya kubyarira muri ibi bitaro  bya Ruhengeri byari bitangiye kwitwa “Runigampinja”, Minisiteri y’ubuzima yasohoye itangazo mu izina ry’ibyo bitaro,  risobanura impamvu abo bana bapfuye nyuma gato yo kuvuka.

Itangazo ry’Ibitaro bya Ruhengeri ryanyujijwe ku rubuga rwa Twitter rwa Minisiteri y’Ubuzima ririra riti: “Twaketse ko hari microbe y’igikatu  idahangarwa, dutangira ubushakashatsi dukora ibizami bya Laboratwari biragenzurwa tubonamo ubwoko bubiri bwa mikorobe zikomeye cyane, zivurwa gusa n’umuti wa antibyotiki Vancomycin.”

Mu ngamba zafashwe n’ibitaro hari ugushyira mu kato abana bagaragaweho n’ibibazo bidasanzwe bifitanye isano n’izi mikorobe ebyiri zitatangajwe amazina, bakavurirwa aha bonyine kandi hagakorerwa isuku yihariye yo kuhahumanura mu buryo buhoraho.

Ibitaro bisoza iri tangazo bivuga ko byihanganishije ababiburiyemo ababo ku bw’iyi mikorobe y’igikatu. Ibisobanuro bisa n’ibiri muri iri tangazo, Umuyoboi w’ibitaro bya Ruhengeri yabivuze kuri  Radio Rwanda.


Kigali: Abarenganywaga ku bw’imyiteguro ya CHOGAM ubu baramwenyura

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Hashize iminsi ine hamenyakanye icyemezo cyo gusubika Inama Mpuzamahanga y’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth Summit ) yagombaga kubera i Kigali, kugeza ubu mu biganiro ahahurira abantu, haracyumvikanamo akanyamuneza ko kuba iyi nama yari yarababujije amahwemo n’amajyo isubitswe.

Mu ikubitiro abakora umwuga wo gutwara abantu kuri za moto, kimwe n’abacuruza bagenda (abazunguzayi), ni bamwe mu bagaragaza ibyishimo, kuko bari basigaye bafatwa umusubizo, nta gisobano nta mpamvu, bakajya gufungwa kandi ntibakorerwe amadosiye.

Abazunguzayi basanzwe bahura n’aka kaga, kuko Leta y’u Rwanda ibafata nk’inzererezi cyangwa abandi bose yita umwanda mu gihe cy’inama mpuzamahanga, bakirukanwa mu mujyi, abatindiganije  (batagira aho bataha mu ntara) bagafungwa bakazarekurwa inama zarangiye.

Mu gutegura CHOGAM, ba bazunguzayi bafatwaga kimwe n’indaya, Mayibobo, inzererezi, bose bagashyirwa mu gatebo kamwe, bagafungwa. Banahamagawe kenshi babeshywa ngo bagiye kwandikwa bazahabwe inkunga yo kwihangira imirimo mbere y’itangira rya CHOGAM ariko abatari bake mu bagiye kwiyandikisha ntibatashye, kuko bahise babakukumba.

Ibi byabaye mu turere twose tugize umujyi wa Kigali (Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge) ariko abagiye bakusanywa bagafungwa, ahanini bakaba abatuye hafi y’imihanda migari cyangwa mu nsisiro (centers). Mu ikubitiro I Remera hafi ya Giporoso ugana Kabeza, ahazwi nka Cooridor hasenywe inzu nyinshi, ngo ni akajagari, hagamijwe kwirukana abasore n’abakobwa bari bahatuye babeshejweho n’imirimo ya Nyakabyizi cyangwa gutega indege (aho bategerereza abakiliya bubakisha, cyangwa b’izindi serivisi ziciriritse).

Aba Motari nabo ntibari borohewe, kuko gahunda yo kugabanya Moto ziri muri Kigali yari ikomeje gushyirwamo imbaraga nyinshi cyane, ku rwego rwo kuba abaduhaye amakuru batangaza ko izari zimaze gufatwa zikabakaba ibihumbi bibiri, kandi ntibanabwirwe igihe bazazisubirizwa, ndetse n’abishyuraga amande y’ibihano bakaba batazisubizwaga.

Aba motari rero bari bafunze umwuka bategereje kuzasubizwa moto zabo CHOGAM irangiye, ubu noneho baramwenyura kuko ngo bizeye ko bari buzihabwe vuba, mu gihe icyabakangaranyaga kitagihari.

Abantu bake cyane basanzwe barangwa no gufana igikozwe na Leta icyo ari cyo cyose batitaye ku ngaruka zacyo, nibo bonyine bakiri kwijujuta ngo Kuki CHOGAM yongeye kwimurwa, ariko Abanyarwanda benshi muri rusange, by’umwihariko Abanyakigali, bo banejejwe no kubona agahenge.

Chantal Mutega yagize icyo avuga ku nyandiko ya Jean Baptiste Nkuliyingoma

$
0
0

Muvandimwe Jean Baptiste Nkuliyingoma Gira amahoro !
Gira inshuti nyanshuti !
Gira u Rwanda!

1. Nkimara kubona inyandiko wanyujije mu kinyamakuru The Rwandan, inyandiko wahaye umutwe : “Inyito ya jenoside yakorewe Abahutu aho bukera irasenya opozisiyo”, nsanze ari ngombwa kugira icyo mvuga, mu magambo make, kugirango abadukulikira basobanukirwe, cyane cyane abato b ́i Rwanda n ́amateka yacu batabayemo. Mbanje kugushimira ko wafashe igihe cyawe ukankurikira kandi ugafata umwanya wawe ukandika ibyo utekereza ku butumwa natanze. Nyemerera rero tuganire kivandimwe, kandi tuganiririre muli uru ruhame rwa benshi kugirango duce amazimwe bityo dutange umucyo ku bibazo twembi twakomejeho.

2. Uravuga uti : niba naravuze ko ntazi aho ijambo ryavugiwe, nkaba ntazi n’abo ryabwirwaga, kubera iki nihutiye kugira icyo mbivugaho ? Ahangaha ndagirango nkubwire muvandimwe yuko ntabwo wakwumva ijambo ritajyanye n’ukuli cyangwa se ridashakira abanyarwanda icyiza, ngo ujye gutinda mu makoni wibaza ngo ese ryavugiywe hehe ryabwirwaga bande, kuko ni hahandi iryo jambo ni ubumara : ririya jambo rya Mukankusi narifashe nk’ijambo ry’uburozi ku muryango nyarwanda. Ahari wenda nguuhaye urwaho rwo kongera kunyitirira akaminuramuhini, nyamara mu byo abanyarwanda twazize harimo no gupfukirana, gusiigiriza no kwogagiza ibibi.

3. Ririya jambo ngo “ntashobora kuvuga jenoside yakorewe abahutu ndetse ngo akangurira na bagenzi be bo muli opozisiyo kutarangazwa n’inyito ya jenoside yakorewe abahutu ngo kuko jenoside izwi ari imwe, ubwicanyi bwakorewe abahutu buzashakirwa inyito agatsiko karavuyeho”. Niyo mpamvu numvise ko ngomba kumusubiza kandi nkamuha inama yo kureka gusesereza abanyarwanda babuze uruvugiro rw’ibyababaheho. Kwumva avuga ko akangurira abandi batavuga rumwe n’agatsiko kutita ku nyito y’ubwicanyi bwakorewe abahutu mu gihe yemeza ko ubwicanyi bwakorewe abatutsi ari jenoside ngo kuko “amahanga yayemeje”, nasanze ari ukwubaka ingengabitekerezo nshya “une doctrine” ifite ubumara n’uburozi bushobora kuzatuma haba n’izindi za jenoside mu Rwanda.

4. Impamvu mvuga ko iyo ngengabitekerezo y’umuvandimwe Ambassadrice Charlotte Mukankusi ari uburozi ku muryango nyarwanda, ni uko byumvikana neza ko atifuza ko jenoside yakozwe na Leta yakoreraga ashishikaye yavugwa ngo igire icyicaro mu mitwe y’abanyarwanda. Agakingira ikibaba Leta y’agatsiko yakoreraga ashishikaye, ari nako asaba abahutu kumufasha we na bagenzi be bahoranye ku mbehe y’agatsiko ngo bakureho Kagame-FPR-DMI maze barunde abanyarwanda mu bwato bwa FPR-DMI ivuguruye, kuko mu by’ukuli nta kibazo bafitanye na FPR-DMI, uwo bafitanye ikibazo ni Kagame nyirizina. Aha rero ndahasanga ikinyoma gikomeye n’umutego mutindi utezwe abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu, kandi ikibabaje ni uko uwo mutego utezwe abahutu, mu by’ukuli utezwe umuryango nyarwanda wose, kuko iyo jenoside y’abahutu badashaka kwemera ubu ntabwo bazayemera bamaze gushyikira ubutegetsi, n’umuhutu uzagerageza kurihingutsa bazamwihutana.

5. Nk’umunyarwandakazi wabonye itsembabwoko ryakorewe abatutsi rero ngatinya nkomeje ko abahutu nibakomeza gupfukiranwa hano hanze na nyuma bagera imbere bagapfukiranwa ndetse bakanicwa bazizwa gusaba ko amaraso yabo nabo yahabwa agaciro kuko ntacyo amaraso y’abatutsi ayarusha, umuryango nyarwanda uzongera uhahurire n’ishyano kuko hashobora kuba n’amakuba aruta ayabaye muli 1994. Ndi umunyarwandakazi wabonye ibintu nsubira ibindi kandi natakaje igice kinini cy’umuryango wanjye muli 1994, ndi umubyeyi ufite abana haba hanze haba n’imbere mu Rwanda, sinifuza rero ko inyota ya bamwe y’ubutegetsi budasangiwe yakongera gutuma haba izindi jenoside mu Rwanda rwacu. Niba iyi myumvire yanjye ari yo wita politike y’akaminuramuhini, nabyo ni uburenganzira bwawe. Nyamara iyi myumvire yo kwanga ko hari abanyarwanda bicwa nk’ibimonyo niyo yari imyumvire ya Nyakwigendera kandi Nyakwubahwa Seth Sendashonga ; ibitekerezo nk’ibi by’uburinganire bw’abanyarwanda nibyo byatumye asezera muli Leta bukeye Kagame-FPR-DMI baramuhitana. Sinzi rero niba yaragize ubwo butwari buhara amagara ye ikigo cyashinzwe kimwitirirwa kikaba giharanira ko abanyarwanda bamwe basimbagizwa ubwicanyi bakorewe bukitwa jenoside kandi bugacuruzwa nk’isukali muli boutike, mu gihe abandi banyarwanda bacecekeshwa ubwicanyi bakorewe bugategereza ko ababubakoreye ari bo bazabuha izina bamaze gusubirana ingoma.

6. Muvandimwe Yohani Baptista Nkuliyingoma, birumvikana ko utakwifuza ko jenoside yakorewe abahutu yakwitwa ityo kuko iyo Leta y’agatsiko yakoze ubwo bwicanyi nawe wari uyirimo ndetse unafite umwanya w’imbere nka Minisitiri w’itangazamakuru ukaba n’umuvugizi wa Leta. Aliko ntabwo ukwiye guterwa ipfunwe n’izi mpaka, ahubwo nk’umuntu wari mu nda y’ingoma y’agatsiko ukaba wari umusangirangendo wa Nyakwigendera Sendashonga, wagombye gutanga umuganda ugaragara wo gufasha abanyarwanda kwibuka amabi bakorewe icyo gihe, kandi nk’imena mu banyarwanda bariho icyo gihe ukagira ishema ryo kwemera no guhamya ikibi cyabaye iwacu utagiye mu kigare cy’abavuga ngo iby’iwacu bizemezwa n’abazungu.

Bikorewe i Berlin (Allemagne)

None taliki ya 10 Gicurasi 2021

Chantal MUTEGA

Uganda: Ba perezida 9 bo muri Africa bitabiriye umuhango wo kurahira kwa Museveni.

$
0
0

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda uyu munsi ararahirira manda ya gatandatu izatuma amara imyaka 40 ku butegetsi, mu birori byitabirwa n’abantu barenga 4,000 barimo abaperezida b’ibihugu bya Africa bashobora kurenga icyenda.

Abakuru b’ibihugu bya Somalia, Burundi, South Sudan, Namibia, Zimbabwe, Guinea, Ghana, DR Congo na Ethiopia ejo ku wa kabiri bageze muri Uganda baje muri uwo muhango.

Perezida w’u Rwanda – utabanye neza na mugenzi we wa Uganda – yohereje Prof. Manasseh Nshuti ushinzwe umuryango w’ibihugu bya Africa y’i burasirazuba (EAC) kumuhagararira.

Hari umubare utaratangazwa w’abandi bategetsi bo muri Africa bashobora kugera muri Uganda uyu munsi kwitabira ibi birori.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Hajji Yunus Kakande, umunyamabanga wa Museveni, yavuze ko abantu 4,294 batumiwe aho ibi birori bibera kuri Kololo Independence Grounds i Kampala.

Bwana Kakande yavuze ko abo bose babanje gupimwa Covid-19, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru New Vision kibogamiye kuri leta.

Museveni ku nshuro ya karindwi

Imibare ya 2019 yerekana ko hejuru ya kimwe cya kabiri cy’abaturage miliyoni 45 ba Uganda bavutse Museveni ari ku butegetsi.

Uhereye bwa mbere mu 1986, uyu munsi Yoweri Museveni ararahira ku nshuro ya karindwi kuyobora Uganda, indi manda y’imyaka itanu izamugeza mu 2026.

Perezida Museveni n'umugore we Janet Museveni baraye bakiriye abashyitsi bakomeye bahageze, ubanza ibumoso ni Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana
Perezida Museveni n’umugore we Janet Museveni baraye bakiriye abashyitsi bakomeye bahageze, ubanza ibumoso ni Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo

Ikinyamakuru kitabogamiye kuri leta Daily Monitor cyasubiyemo amagambo mu 1980, 1986, 2001 cyangwa 2016, y’uburyo yagiye ahindura imvugo ku gutinda ku butegetsi. 

Iki kinyamakuru kivuga ko mu 1986 yagize ati: “Ikibazo cya Africa muri rusange, na Uganda by’umwihariko, si rubanda ahubwo abategetsi bashaka gutinda ku butegetsi.”

Iki kinyamakuru gisubiramo kandi ibyo yavuze mu kwiyamamaza mu 2016 aho yagize ati: “Ni gute nava mu rutoki nahinze mu gihe rutangiye kwera?”

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe baranenga ingufu ubu ziri gukoreshwa mu kubibasira, Bobi Wine wabaye uwa kabiri we akomeza kuvuga ko ari we watsinze amatora yabaye mu kwa mbere.

Umunyabanga wa UN, Antonio Guterres, yoherereje Perezida Museveni ubutumwa bwo kumushimira ko agiye kongera kurahira, nk’uko bwatangajwe n’uhagarariye Uganda muri UN/ONU.

Yunus Kakande we yabwiye abanyamakuru ko leta yohereje abashinzwe umutekano bahagije bo “guhangana n’igikorwa cyose cyagerageza guhungabanya ibirori” by’uyu munsi.

BBC

URETSE NA COVID19 U RWANDA NTIRWARI RUKWIRIYE KWAKIRA CHOGM KUKO RUTAZI UBURENGANZIRA BW’IKIREMWAMUNTU

Icyo Prof Dr Charles Kambanda avuga ku myifatire y’umucamanza mu rubanza rw’abasenyewe Kangondo

Mama yahoraga arira/Shyaka Gilbert yabonye umuryango we/Ntawandikiye Perezida Kagame ngo ashimutwe!!

Idamange yavuze ko afite ikibazo cy’umutekano muri gereza afungiyemo kuko ngo abacungagereza bamubangamira

$
0
0

Urubanza rwa Idamange Yvonne rwatangiye kuburanishwa mu mizi n’urukiko rwakoreye mu karere ka Nyanza mu majyepfo mu gihe we yari i Kigali muri gereza afungiyemo. Yavuze ko atiteguye kuburana.

Hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho, urukiko rwavuze ko Idamange aregwa ibyaha bitandatu birimo: guteza imvururu muri rubanda, gutanga amakuru y’ibihuha yifashishije ikoranabuhanga no gupfobya jenoside.

Ahawe umwanya ngo abivugeho, Idamange wari wicaranye n’abunganizi be babiri mu cyumba cya gereza ya Nyarugege i Mageragere, yavuze ko atiteguye kuburana, atanga impamvu.

Yavuze ko mu cyumweru gishize aribwo yamenyeshejwe ko azaburana, ko atashoboye kubonana n’abamwunganira kubera icyo gihe gitoya kandi aregwa ibyaha byinshi. 

Yavuze ko hari imbogamizi ku kwitabira urubanza i Nyanza kandi afungiye i Kigali, kandi ko abatangabuhamya be, umuryango we, n’abashaka gukurikirana urubanza rwe bitaborohera kujya bajya i Nyanza mu rubanza. 

Urugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka rukorera i Nyanza ari narwo rwahawe uru rubanza rwavuze ko ruburanishwa gutyo ku mpamvu zo kwirinda Covid-19.

We yavuze ko Covid n’i Nyanza ihari, ndetse avuga ko ashaka kuburana “imbonankubone nk’uko biri kugenda mu rubanza rwa Rusesabagina”.

Abunganira Idamage nabo basabye ko urwo rubanza ruba imbonankubone, inteko iruburanisha ikaza i Kigali kuko akarere ka Nyanza kashyizweho ingamba zidasanzwe zo kwirinda Covid.

Idamange yaburanye ari kumwe n'abunganizi babiri mu cyumba cy'aho afungiye muri gereza ya Mageragere
 Idamange yaburanye ari kumwe n’abunganizi babiri mu cyumba cy’aho afungiye muri gereza ya Mageragere

Idamange yavuze ko afite ikibazo cy’umutekano muri gereza afungiyemo kuko ngo abacungagereza bamubangamira, ndetse hari abamubwiye ko ‘basabwe gucisha bugufi Yvonne’. 

Yavuze ko ibyo bikorwa kuko ‘yamagana amanyanga abera muri gereza’, aho yavuze ko imfungwa yemererwa guhamagaraza ‘pack’ y’amafaranga 500 kuri telephone mu cyumweru, ariko abacungagereza bakagura iya 150Frw.

Yagize ati: “Sinshobora kwemera akarengane, ibyo bintu narabivuze niyo mpamvu bakomeza kungendaho.”

Idamange yasabye urukiko ko rumuha amezi abiri kugira ngo ashobore kwiga dosiye ye neza.

‘Amezi abiri ni igihe kinini’

Ubushinjacyaha bwavuze ko guhabwa igihe k’uregwa ari uburenganzira bwe, gusa ko amezi abiri asaba ari igihe kinini, busaba urukiko kureba igihe gikwiriye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uru rubanza ubundi rugomba kuburanishirizwa ku cyicaro cy’uru rukiko [i Nyanza], bunenga ibyo kuvuga ko abatangabuhamya byabagora kuko ngo atari urwa mbere rwaba ruhabereye. 

Bwanenze kandi kuba uregwa adashaka kuburana hifashishijwe vídeo kandi ngo ari bwo buryo bushoboka bwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, buvuga ko ntagikwiye kubuza ko bukoreshwa.

Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwavuze ko igihe uregwa asaba ari kirekire cyane.

Rwamuhaye igihe kingana n’ukwezi, ruzasubukurwa tariki 15/06 ku cyicaro cy’uru rukiko i Nyanza kandi ababuranyi bose bari ku rukiko.

Urukiko ruvuga ko kubera uburemere bw’uru rubanza rutakomeza kuburanishwa ku ikoranabuhanga, keretse habaye imbogamizi zitewe na Covid-19.

Inkuru dukesha Yves Bucyana/BBC Gahuzamiryango i Nyanza


Ese Hari Ubwisanzure Bw’itangazamakuru mu Rwanda? Dr Christopher Kayumba Aratanga Igisubizo

$
0
0

Mugihe Abanyamakuru bizihiza umunsi mukuru w’uburenzangira bw’itangazamakuru k’Isi uyu munsi tariki 3/5/2021, Dr Christopher Kayumba aratanga impamvu nta burenganzira bw’itangazamakuru bufatika buhari mu Rwanda

Kwibuka bose, Amateka muri Gakondo yacu

MUNYARWANDA IRUKANA UMWUKA W’URUPFU UKUGENDAMO, UKUGENDAHO: JP SAMPUTU

KUZAMURA AMAPETI MURI RDF, BYABA BIFITANYE ISANO N’INGABO ZA UGANDA ZOHEREJWE MURI BENI YA CONGO?

$
0
0

Yanditswe na Albert MUSHABIZI

Mu muhango wo kwambika amapeti  Abawofisiye bashya i Gako kuwa 26 Mata 2021, Prezida KAGAME yagize ati : “Uwashaka guhungabanya ubusugire bw’igihugu cyacu byamusaba ikiguzi atari yatekereje…” Ayo magambo ubwayo, asa n’aha gasopo uwo KAGAME atekereza ko ashaka guhungabanya ubutegetsi bwe… Yarongeye ati : “Ntawe dukwiye gutera ubwoba cyangwa guhungabanya umutekano we…” Iyi nteruro nayo yerekana ko umubare w’abawofisiye akomeza gusohora ubutitsa –bidashidikanywaho ko urenze ubushobozi bw’igihugu, gikennye cyane kandi kibeshejweho n’imfashanyo ku rugero rwo hejuru- imyitozo n’intwaro yikungahazaho, nawe azi neza ko biteye ubwoba abaturanyi be, bakomeje kurebana ay’ingwe. Twibutse kandi ko nyuma y’iminsi ine gusa kuwa 30 Mata 2021, mu gihe yari ayoboye Inama ya Komite Nyobozi Yaguye y’Ishyaka RPF/FPR; yashimangiye ko umwumvikano n’u Burundi waba uri mu nzira, ko ikibazo kikiri Uganda.”

Nk’uko byatangarijwe ku bitangazamakuru bya Leta, n’inzego zibifitiye ububasha, kuwa  30 Mata 2021, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, byashyize mu bihe bidasanzwe Intara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri. Hakaba haremejwe ko izi ntara zombi zizayoborwa n’Abasirikali, mu rwego rwo kuhagarura amahoro; naho inzego za gisivili zikaba zikuwe ku buyobozi mu gihe cy’iminsi 30.

 Nk’uko tubikesha Ikinyamakuru “LA Libre Afrique”  Mu buryo butunguranye, kandi kuwa 09 Gicurasi 2021, umutwe w’ingabo za Uganda (UPDF), wasesekaye i Beni; hagamijwe guhiga umutwe w’iterabwoba wa ADF aho i Beni muri Kivu y’amajyaruguru, na Ituri.

Muri izi ntara zombi za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri zashyizwe mu bihe bidasanzwe; habarizwa imitwe irwanya ibihugu bya Uganda n’u Rwanda, nabyo birebana ay’ingwe. Mu buryo ubu cyangwa ubundi, bihwihwiswa ko Uganda n’u Rwanda bisanganywe rwihishwa, imitwe y’ingabo muri ziriya ntara zombi; ku mpamvu zitandukanye, iz’ingenzi zikaba ubusahuzi bw’umutungo kamere wa RDC/DRC, no kwirindira umutekano. Ibi bihugu birebana ay’ingwe, ku rugero rwo kuba byarigeze gusakiranira i Kisangani muri RDC/DRC muri Kanama 1999; byaranzwe n’itutumba ry’umwuka w’intambara, kugeza aho tuvugira ubu, umupaka bihuriraho ntukiri nyabagendwa.

 Nk’uko tubikesha itangazo rigenewe abanyamakuru, riri ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, kuwa 12 Gicurasi 2021, Prezida KAGAME yashyizeho abashinzwe umutekano muri za Ambasade (Defence Attaché) mu bihugu bya Turkey, Tanzania, Kenya na Canada ;yanazamuye mu ntera abofisiye 665 kuva ku ipeti rya Liyetona kujya ku irya Kapiteni, naho abofisiye 319 bava kuri Suliyetona bajya ku irya Liyetona. 

Abanyarwanda baragira bati : “Ntawe utinya ishyamba, atinya icyo barihuriyemo!” Abakurikiranira hafi ibigendanye n’umutekano w’u Rwanda n’ibihugu bituranyi, cyane cyane u Burundi na Uganda; ntibajya babura kuraguza umutwe; ku bikorwa bidasanzwe bica amarenga y’impurirane mu nzego z’umutekano, z’u Rwanda na kimwe muri ibyo bihugu bituranyi byombi. Ni koko u Rwanda, rurebana ay’ingwe, n’ibyo bihugu byombi, mu buryo bubangamiye umutekano w’Akarere, k’Ibiyaga Bigari. u Rwanda n’ibyo bihugu byombi kandi, bihurira ku makimbirane, bigiranira mu gihugu gihana imbibe na byose uko ari bitatu, aricyo RDC/DRC.

Impanuka zishegesha umutekano ku mipaka u Rwanda ruhana n’u Burundi, Uganda na RDC/DRC, zimaze kumenyerwa. Isaha ku yindi, umunsi k’uwundi, ntawe ugitungurwa n’ukuraswa kw’abaturage ku mipaka ibyo bihugu bihana, ubundi ni uguhererekanya imirambo, ubundi ni uguhererekanya intasi, ubundi ni ingabo zambutse umupaka guhungabanya hakurya, ubundi ni ukurundanya ingabo n’ibitwaro bya rutura ku mipaka… 

Kuki ukuzamura mu mapeti ingabo z’u Rwanda (RDF) cyaba ari igisubizo ku kwinjira ku mugaragaro kw’ingabo za Uganda (UPDF) muri Beni ?

Byakabaye ari nta kidasanzwe, kuzamura amapeti y’abawofisiye bakabakaba 1000; na cyane ko hamaze iminsi hashojwe amasomo y’abawofisiye, baba barigishijwe mu gihe cy’imyaka ibiri; kubera ko iki gikorwa cyaba cyarasimbutswe umwaka ushize. Abenshi muri abo bawofisiye bazamuwe mu ntera, ni abashoje amasomo yabo, mu muhango uherutse kubera mu Ishuri rya Gako kuwa 26 Mata 2021.

 Mu muhango wo kwambika amapeti  Abawofisiye bashya i Gako kuwa 26 Mata 2021, Prezida KAGAME yagize ati : “Uwashaka guhungabanya ubusugire bw’igihugu cyacu byamusaba ikiguzi atari yatekereje…” Ayo magambo ubwayo, asa n’aha gasopo uwo KAGAME atekereza ko ashaka guhungabanya igihugu cye… Yarongeye ati : “Ntawe dukwiye gutera ubwoba cyangwa guhungabanya umutekano we…” Iyi nteruro nayo yerekana ko umubare w’abawofisiye akomeza gusohora ubutitsa –bidashidikanywaho ko urenze ubushobozi bw’igihugu, gikennye cyane kandi kibeshejweho n’imfashanyo ku rugero rwo hejuru- imyitozo n’intwaro yikungahazaho, nawe azi neza ko biteye ubwoba abaturanyi be bakomeje kurebana ay’ingwe. Twibutse kandi ko nyuma y’iminsi ine gusa kuwa 30 Mata 2021, mu gihe yari ayoboye Inama ya Komite Nyobozi Yaguye y’Ishyaka RPF/FPR; yashimangiye ko umwumvikano n’u Burundi waba uri mu nzira, ko ikibazo kikiri Uganda.

RDC/DRC, Uganda n’u Rwanda ni ibihugu bifite aho bihurira mu bigendanye n’umutekano. Ni ukuvuga ko buri kimwe kiba gikurikirira hafi, ibibera mu kindi  ku bigendanye n’umutekano. Mu muco w’igisirikari habaho ugukangura, no gutegura abasirikari ubazamurira “morale”, ku gikorwa kidasanzwe kiba gishobora kuba kimirijwe imbere. Ibi bikorwa mu buryo bwinshi, ariko ubukunze kugaragara ni : ukuzamura amapeti, uguhindura abayobozi b’inzego zitandukanye z’igisirikari, ukongera imishahara, gusura abasirikari mu bice babarizwamo baganirizwa n’abayobozi bakuru, bashobora kubamo n’umugaba mukuru (causerie morale), imyitozo idasanzwe…

Mu muco w’ibisirikari by’ibihugu bifitanye amakimbirane, kandi habamo n’uburyo bwo gukora ibikorwa byo ku mugaragaro; bitanga ubutumwa bwo kwishongoranaho, gukangata, gukabyanya… Ibi bikorwa akenshi biba ari ibisubizo, by’ibindi bikorwa byakozwe ku rundi ruhande. Amarushanwa mu kugura intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikali, n’imyitozo idasanzwe y’abasirikali, akarasisi k’intwaro, kongera umubare w’abasirikali ku rwego rutagendanye n’ubukungu bw’igihugu, ndetse n’ubutasi ku rwego rukabije… Hakaba ubwo habaho kurenga akarimbi, ibitwaro n’ingabo bikarundwa ku mipaka;  mu buryo bwo kuba agakorwa gato kakibeshywaho n’uruhande rumwe, rwahita rwambikana…

Biragoye kwiyumvisha ukuntu ibi bihugu byombi birebana ay’ingwe, byararitswe na Prezida TSHISEKEDI kuza ku mugaragaro; kumufasha kugarura umutekano, mu Burasirazuba bwa RDC/DRC. Amakimbirane ibi bihugu byombi byari bisanganywe, ni ayo gushinjanya, ko buri kimwe kigambirira guhungubanya umutekano w’ikindi. Nyamara izi ngabo zifitanye isano yo kuba zimwe zaba zarabyaye izindi; zikunze kurangwa no gusuzugurana nk’izotanye. Kandi ibihugu bya Uganda n’u Rwanda, bikaba bikunze kuba ku mukino wenda kuba nk’uwo kurushanwa mu iterambere –bibyara gushinjanya ishyari-, no kurwanira igihagararo mu karere, mu gisa no kwigarurira ibihugu by’abaturanyi…

Nta cyaba gitangaje rero, ukongerera amapeti abawofisiye ba RDF bakabakaba igihumbi ;kwaba ari ugukangura ingabo, bazongerera “morale” ku ntambara yimirije imbere, yaba yarananiranye, hagati ya Uganda n’u Rwanda ku mupaka bihuriraho, ikaba igiye kubera muri RDC/DRC. Si no gukabiriza kandi, kuko bitaba ari ubwa mbere bibaye; no muri Kanama 1999; barasakiranye i Kisangani, mu ntambara yatakarijemo ubuzima abasirikari batari bake, ku mpande zombi. Iyi nzika ikaba yaba iri mu bituma, buri ruhande rugikubita agatoki ku kandi !

Munyenyezi yajuririye ifungwa ry’agateganyo

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Ubwo yagezwaga imbere y’umucamanza ngo asomerwe umwanzuro w’Urukiko ku cyemezo cy’urubanza aherutse kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Béatrice Munyenyezi yamenyeshejwe ko agomba gufunwga iminsi 30 y’agateganyo, ahita ajuririra iki cyemezo.

Mu rubanza rwa Madamu Beatrice Munyenyezi  ubwo yitabaga Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruri mu Kagarama kuri uyu wa Mbere tariki ya 10/05/2021, nk’uko bisanzw umutekano wari wakajijwe, kwinjira mu marembo y’Urukiko ukabanza kwisobanura uvuga uwo uri we, byaba ngombwa ukanasabwa ibyangombwa.

Imbere mu rukiko harimo abapolisikazi babiri umwe ibumoso bw’umuryango mugari, undi uburyo bwawo, bambaye za masotera (Pistolets), inteko iburanisha yari igizwe n’umucamanza w’umugore, umwanditsi w’umugore. Umushinjacyaha na we ni umugore.

Mu rukiko, Madamu Munyenyezi yari kumwe n’umwunganizi we mu mategeko, Maître Pierre Céléstin Buhuru. Munyenyezi yambaye imyenda yo mu bwoko bwa training za siporo. Ahagaze mu rukiko atuje, atumbereye Umucamanza uri gusoma umwanzuro w’urubanza.

Umucamanza yiseguye avuga ko atari busome ingingo ku yindi mu buryo urubanza rwaburanishijwe.

Bunyenyezi n’abamwunganira ubushize bari bavuze ko yafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko nta nyandiko yemewe n’amategeko imuta muri yombi.

Umucamanza ariko yavuze ko inyandiko imuta muri yombi yakozwe umunsi yagereyeho mu Rwanda, ikaba iri no mu idosiye. Batrice Munyenyezi aburana yavugaga ko ataburanishwa kabiri ku kirego kimwe yanafungiwe, ariko ubushinjacyaha bukaba bwo bwaravuze ko muri Amerika Munyenyezi yafunzwe imyaka icumi kubera ko yabeshye inzego z’Abinjira n’Abasohoka ngo akunde abone ibyangombwa, ubu akaba ari bwo akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside.

Igisobanuro cyatanzwe n’ubushinjacyaha kuri iyi ngingo ni nacyo cyabaye umwanzuro w’Umucamanza ku kuburanisha bushya Munyenyezi.

Munyenyezi aburana yavugaga ko yari atwite inda yamuguye nabi cyane kandi afite abana 2 bato b’impanga, ko atari kubona imbaraga zo gukora amahano, kandi ko atigeze akoresha na rimwe imbunda mu buzima bwe. Umucamanza yanzuye avuga ko hari abatangabuhamya bamubonye atanga mabwiriza yo kwica abantu, kandi ko hari n’abatangabuhamya bamubonye arasa umuntu, hakaba n’abamushinja gushumuriza abatutsikazi Interahamwe zikabasambanya mbere yo kubica.

Umucamanza yavuze ko hari ibimenyetso bituma Betarice Munyenyezi akekwaho icyaha, kandi ko igifungo cy’ibyaha akurikiranyweho kiri hejuru y’imyaka ibiri, ko bityo agomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Munyenyezi yashize yitsa umutima gato, nk’utunguwe n’umwanzuro w’urukiko, avugana gato n’umwunganizi we, ubundi ahita asaba ijambo avuga ko ajuririye icyemezo cyo gufungwa iminsi 30.

Umucamanza yamubwiye kubyandika mu magambo ku nyandiko y’umwanzuro w’Urukiko, Munyenyezi arabyandika arabisinyira we n’umwunganira, iburanisha rirasozwa.

Munyenyezi yegerewe n’abapolisikazi bamwambika amapingu, asohoka yigenza bitandukanye n’uko basanzwe babikora bafashe imfungwa mu mayunguyungu no mu ntugu bayitunarika. Akigera hanze , yasabye ko boroshya amapingu, umupolisikazi arayoroshya, amubaza niba yumva noneho bimeze neza, Munyenyezi ati ubu noneho twagenda.

Uretse abitabiriye urubanza rwa Munyenyezi, nta bandi bantu bagaragaraga ku rukiko, n’abakozi bahacaracaraga ntibagera ku bantu icumi.

Munyenyezi uhakana ibyaha byose, yageze mu Rwanda avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko ibyo aregwa bitari ukuri ahubwo biterwa no kuba afitanye amasano n’ababikurikiranyweho, nko kuba ari umugore wa Arsène Ntahobari akaba n’umukazana wa Minisitriri Paulina Nyiraramasuhuko wakatiwe n’Urukiko rwa Arusha

Uko Umwanzuro wa Nyuma w’urubanza wasomwe n’umucamanza, uko Munyenyezi yasohotse mu rukiko

Ikiganiro na Donatien Kabuga : “Tubwizanye ukuri n’aho kwarakaza”

$
0
0

Ni inkuru yanditswe na Maghene Deba mu kinyamakuru Oeil d’Afrique umwanditsi wacu Arnold Gakuba yabashyiriye mu Kinyarwanda.

Mu mezi atatu, urubanza rwa Félicien Kabuga rugomba gutangira mbere y’uko Urwego mpuzamahanga rwasabye gukora imirimo isigaye y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha k’u Rwanda. Uyu mwanya ugomba kwerekana ibisobanuro ku rubanza rwatangiye hashize imyaka 26 kandi rukubiyemo ibibazo byinshi. Donatien Kabuga, agarutse ku Ijisho rya Afurika ku ruhare rw’uru rubanza bigaragara ko ruzaba amateka. Aduhishuriye ubuzima bubi bwa se, ingorane batewe n’umwunganizi w’abo mu by’amategeko kandi akagaragaza ibirego se ashinjwa. Ikiganiro na Donatien Kabuga, umuhungu wa Félicien Kabuga, umwe mu bahunze bazwi cyane mu kinyejana cya 21.

Ese umubyeyi wawe, Félicien Kabuga yaba afite uruhare runini muri politiki y’u Rwanda, haba mbere cyangwa na nyuma ya jenoside? Tubwire neza ubuzima bwe. Yabayeho ate? 

Donatien Kabuga: Kugeza magingo aya, data atekerezwa kandi agafatwa  mu buryo bwinshi.   Bitandukanye n’ibyo ubutegetsi bwa Paul Kagame bushaka kwemeza, data ntabwo yari umunyapolitiki mbere ya jenoside. Data yavutse mu ntangiriro ya 1930. Akomoka muri Komini Mukarange iherereye mu cyahoze ari perefegitura ya Byumba. Nyuma yo kuvukira mu muryango uciriritse, ntabwo yagize amahirwe yo kwiga. Yiyigishije gusoma no kwandika. Ni “umuntu wirwanyego”, aho guhera ku busa, yagize imitungo ishimishije.

Ese uwo mutungo yawugezeho ate?

Yatangiye kubona amafaranga ye ya mbere afite imyaka cumi n’ibiri, aho yagurishaga ibitebo yabaga yiboheye. Buhoro buhoro, yashoboye kwizigamira maze bimugeza ku rwego rwo kugurisha umunyu mu isoko. Mu 1955, yagize icyifuzo cyo kwiyandikisha mu bucuruzi. Yubatse inzu muri santeri y’ubucuruzi ya Rushaki muri komini ya Kiyombe muri perefegitura ya Byumba aho yakoreye ubucuruzi bwe. 

Ese aho niho umubyeyi wawe yaboneye uburyo bwo kwigarurira ubukungu bw’u Rwanda?

Nibyo rwose. Mu ntangiriro y’imyaka ya za 70, yimukiye i Kigali arangije kubakayo inzu y’amagorofa abiri. Iyo nzu yayikoreragamo ubucuruzi bwe kandi n’umuryango we ukayibamo. Kuva icyo gihe nibwo yatangiye gutumiza ibintu mu mahanga. Yabanje kujya atumiza imyenda iva mu Buholandi, Amerika n’Ububiligi. Nyuma atangira gutumiza ibicuruzwa abikura muri Amerika, Uburayi, Aziya na Afurika. Usibye ubucuruzi bwo gutumiza no kohereza mu mahanga, papa yashoye imari mu zindi nzego nyinshi z’ubukungu nko gutwara abantu n’ibintu, ndetse n’ubuhinzi n’ubworozi.

Gukorana na perezida Habyarimana 

Igihe cyose bavuga papa wawe, buri gihe bemeza ko yari hafi ya perezida Habyarimana n’ubutegetsi bwe. Ese umubano wabo wari wifashe ute kandi watangiye ryari?

Mbere yo gufata ubutegetsi muri 1973, papa ntabwo yari azi Perezida Habyarimana, icyo gihe wari umusirikare mukuru. Icyo gihe data yari asanzwe ari umwe mu bacuruzi bakomeye mu gihugu, ashobora kuba yari n’uwa mbere. 

Bahuye bwa mbere ubwo Perezida Habyarimana yazaga mu iduka rya data kugira ngo amugenzure aje ku buryo butunguranye. 

Hari ibihuha byavugwaga ko data yatumizaga ibicuruzwa atabimenyesheje ibiro bya gasutamo, bityo Perezida Habyarimana yashakaga kumenya ukuri kuri ibyo bikorwa atashoboraga kwihanganira na gato. Data amaze kwerekana impapuro zose uko zakabaye, yakomeje ubucuruzi bwe.

Data ntabwo yigeze agira ubutoni kuri perezida Habyarimana nk’uko benshi babivuga. Yari asanzwe atumiza ibintu mu mahanga mbere y’uko Habyarimana agera ku butegetsi. Mu myaka ya za 1980, bombi bahujwe kubera imyanya yabo. Ariko nta kintu kidasanzwe, mu bihugu byose by’isi abakomeye bose barihuza. Data yari umuntu wubahiriza amategeko.

Icyakora, ibihuha byakomeje kuvugwa kubera ubukwe bwa bashiki banjye babiri n’abahungu ba Perezida Habyarimana.

N’ubwo byari bimeze bityo, ishyingiranwa hagati y’iyi miryango ibiri ntirisanzwe. Ushobora rero kumva ko gushyingirwa kabiri mu miryango nk’iyi bishobora kwibazwaho byinshi?

Ubukwe bwa mbere bwabaye mu Kuboza 1992. Muri icyo gihe, Perezida Habyarimana yaranengwaga cyane, abantu benshi bamuteye umugongo, muri make yari mu bihe bitoroshye. Niba harimo kwifuza inyungu kuri Perezida Habyarimana, mu by’ukuri icyi sicyo cyari igihe gikwiye. Keretse niba ubukwe bwarashimangiye umubano wari usanzweho kandi ubwo washoboraga gutuma Félicien Kabuga aba ubutoni mbere yabwo.

Ntabwo aribyo rwose. Byongeye kandi, simbona igikundiro data yari akeneye kuko yari yarateye imbere mbere yuko Perezida Habyarimana agera ku butegetsi. Ntabwo rero ari we watumye papa agera ku rwego ariho ubu.

Ikindi ubukwe bwa kabiri bwabaye mu 1996. Perezida Habyarimana yari amaze imyaka 2 yitabyimana kandi twari twaravuye mu Rwanda.

Ese urabona ari izihe nyungu zihari mu gihe Perezida Habyarimana yari atakiriho? Byose ni ibinyoma no guhimbahimba ibintu. Ikiriho ni uko abana ba Habyarimana n’abana ba Kabuga bakundanye, barabana, barashyingirwa, mu buryo busanzwe bubaho.

Bivugwa ko Félicien Kabuga yagize uruhare runini mu Kazu, bivugwa ko yagize uruhare runini mu gutegura umutwe w’ingabo z’Interahamwe kugira ngo zigabe igitero ku batutsi. Ni gute ushobora gusobanura ko so agifite ishema n’umwanya mu rwego rw’ubutegetsi bw’icyo gihe?

Urashaka ko nkubwira ko data yagize uruhare mu bikorwa byamaganwa kandi njye nkubwira ukuri nabonye. Icyiyongereyeho, data azwi hose nk’umucuruzi w’inyangamugayo. Ndetse no mu birego by’ibinyoma yashinjwaga, ibyo ntawabihakanye.

Ku bijyanye n’Akazu, iki nacyo ni ikibazo cyo ubanza gusobanukirwa itandukaniro riri hagati y’ibivugwa n’itangazamakuru n’ukuri nyako. Ukuri kwagaragarira kuko urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku Rwanda (ICTR)  rwagize umwere Bwana Zigiranyirazo wahoze ari perefe wa Ruhengeri akaba na muramu wa Perezida Habyarimana. Ikirego nyamukuru bamushinjaga kijyanye n’uko yakekwagaho kuba yari mu Kazu gifatwa nk’ubugizi bwa nabi. Kumugira umwere, ubutabera bwagaragaje ko icyo kirego kidafite ishingiro kandi ko nta bimenyetso bikigaragaza.

Ikigaragara ni uko Ijambo Akazu ryakoreshejwe mu kurwanga ubutegetsi bwariho. Bamwe mu bahoze barwanya ubutegetsi bwa Habyarimana bamenye ko ari ijambo ryashyizweho hagamijwe gutesha agaciro no kwambura imbaraga ubutegetsi bw’icyo gihe.

Gutera inkunga jenoside 

 Intambara yo mu 1990 itangiye, ibihugu by’iburengerazuba byateye umugongo ubutegetsi bwa Habyarimana, bwagombaga rero gushakisha inkunga y’intambara. Ese Félicien Kabuga yaba yarasabwe kugira uruhare mu ntambara?

Oya. Ntabwo byigeze bibaho. Uko benshi babitekereza, papa yari umukire ku buryo yashoboraga gutera inkunga Leta wenyine. Nyamara ibi siko byagenze. Umubare munini w’amafaranga ya data wari mu mutungo we utimukanwa no mu bicuruzwa bye. Yari afite kandi ibintu byinshi, ariko ntibyari bihagije kugirango atere inkunga Leta. Ahubwo, FPR niyo yamusabye ngo ayitere inkunga.

Niba koko papa wawe atari afite amafaranga kurusha abandi, ni iki cyatumye FPR imushakisha nk’uko wabivuze? Ese ubundi abarwanyaga ubutegetsi bahuye bate na Félicien Kabuga?

Bizwi na benshi ko abacuruzi benshi bateye inkunga rwihishwa FPR. Umuntu wese yatanze uko ashoboye ayishyigikira. Uwari ufite ihene yarayitangaga, abandi bagatanga 10% y’umushahara wabo.

Ku bijyanye na data, nyuma gato y’intambara itangiye mu 1990, mu rugendo rumwe yagiriye muri Kenya, umucuruzi w’umututsi wari wahunze igihugu yaje kumureba maze amumenyesha ko FPR ishaka ko atanga umusanzu wo kuyishyigikira. Uwo akaba ari umucuruzi data yari yarafashije nk’uko yakundaga gubikorera abacuruzi bato yabonaga ko bafite ishyaka ryo gucuruza baba Abahutu, Abatutsi cyangwa Abatwa. Ntawe yarobanuraga.

Ushatse kuvuga rero ko papa wawe yanze gutera inkunga FPR ?

Umenye ko dukomoka i Byumba mu majyaruguru y’u Rwanda. Aha niho hatangirite igitero cy’ingabo za APR,  zari iza FPR. Uko zagiye zirwana, izo ngabo zakoze ubwicanyi buteye ubwoba ku baturage ku buryo mu 1994 i Nyacyonga, aha akaba ari hafi  y’umujyi wa Kigali, hari miliyoni y’abaturage bavanywe mu byabo baturuka i Byumba no mu karere papa akomokamo.

Kugirango habeho miliyoni y’abaturage bavanywe mu byabo, abantu bahunze iterabwoba n’ubwicanyi nyamara ibyo ntibikunze kuvugwa. Twagize ingaruka ku byabaye kubera ko igice kinini cy’umuryango wacu icyo gihe cyari cyaraje i Kigali.

Papa ntiyashoboraga gufasha abantu baje bica abaturage. Yabwiye uwo baganiriye i Nairobi ati: “Nimuza mu mahoro nzabafasha, nk’uko nagufashije mu bucuruzi bwawe”. Ariko we aramusubiza ati: “Nitugera i Kigali, ntituzaba dugikeneye ubufasha bwawe“.

N’ubwo byari bimeze bityo ariko, FPR yari yarigaruriye agace tuvukamo kandi ikoresha inzu y’umuryango wacu nk’icyicaro cyayo. Papa rero yababwiye ko iyi nzu ikoreshwa nayo yafatwa nk’umusanzu we. Ubwo bwari uburyo bumwe bwo kugirango arebe ko yabona amahoro adashyigikiye ibikorwa bya gisirikare. Kuva icyo gihe,  FPR yamushyize ku rutonde rw’abantu batituzwa nayo cyangwa bayirwanya.

Ntabwo hashize igihe kinini, kubera kubura ibimenyetso, umushinjacyaha yahagaritse ikirego kivuga ko yateye inkunga yo gutumiza imihoro myinshi mu rwego rwo gutegura jenoside. Utekereza ko iyi ari intambwe nziza kuri we?

 Nibyo rwose. Ibi nibyo twagaragaje kuva tugitangira. Ubutegetsi bwa Kagame burasenyuka mu gihe gito kuko ibivugwa byose birushaho kugenda bigaragara. Urabona ko ikirego cyahagaritswe kuko bazi ko badashobora kubona ikimenyetso na kimwe.

Ku rundi ruhande, ubushakashatsi bwinshi nka raporo ya Tissot bwerekeza ku cyerekezo kimwe kandi butesha agaciro kuvuga ko hatumijwe imihoro  yo gutegura jenoside.

Kwerekana mu buryo bwemewe n’amategeko ko Akazu katabaho no gutesha agaciro kuvuga ko gutumiza imihoro byari mu rwego rwo gutegura jenoside byaciye cyane intege ubutegetsi bwa Kagame. 

Kuva muri jenoside yo mu 1994, so yafashwe nkuwateye inkunga jenoside Abahutu bakoreye Abatutsi. Ese hari icyatuma afatwa gutyo? 

Nk’uko bigaragara, nta muntu n’umwe ushobora kwemera ayo mahano. Ibyo byavuzwe kuko yanze gutera inkunga FPR kandi ikananirwa no kumwicira i Nairobi. Bifashishije inshuti zabo z’abanyaburayi kugirango bataza gusaba imitungo ye. Ndemeza ko ibi aribo babikoze. 

Umunyamigabane muri Radiyo-televiziyo y’imisozi igihumbi (RTLM)

So yari umwe mu bashinze Radiyo-Televiziyo y’Imisozi Igihumbi (RTLM), ikaba yaragize uruhare runini mu gukwirakwiza inzangano mu gihe cya jenoside. Ntabwo ibi bimenyetso byemeza uruhare rwe mu gutegura ibyo bikorwa?

Ibinyuranye n’ibivugwa ni uko papa atari umunyamigabane mukuru wa RTLM kubera ko umusanzu we wagarukiraga kuri 1% by’imigabane-shingiro.

Kimwe n’ibindi yagiye agiramo uruhare twavuzeho, RTLM yabereye data nk’amahirwe yo gushora imari ku nyungu z’igihe kizaza nk’uko yari ije ari nshya mu Rwanda. Twabibutsa ko igitekerezo cya RTLM cyaje mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda yo kugenzura imiterere n’ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF), icyari kigamijwe kwari ukongera abikorera ku giti cyabo mu guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda. Urwego rw’itangazamakuru rwari rwihariwe na Leta rwarushijeho kuba rwiza kandi ni muri urwo rwego data yabonye ko ari ngombwa ko yincira muri ubwo bucuruzi.

Bityo muremeza neza ko papa wanyu nta bushobozi yari afite kuri radiyo?

Cyane rwose. Gufatwa nka Perezida w’icyubahiro wa Komite ishinzwe kuyitangiza yahawe ntabwo byari bumuhe ubushobozi bwihariye. Haba mu buyobozi bw’ikigo, cyangwa mu guhitamo gahunda cyangwa se umurongo w’ibiganiro bya RTLM. Félicien Kabuga yari afite abayobozi mu buyobozi no mu bakozi b’ubwanditsi baburanishijwe mu cyiswe “urubanza rw’itangazamakuru”.

Byongeye kandi, nta gushidikanya ko ari byiza kuvuga ko, muri uru rubanza, abacamanza b’Urukiko rw’Ubujurire bageze ku mwanzuro w’uko gahunda zatambutse mbere y’itariki ya 6 Mata 1994 nta ruhare zifite mu kuba jenoside yarabaye.

Urubanza

Urubanza rwa papa wanyu Félicien Kabuga, dushingiye ku bisabwa na Loni, ruratangira mu mezi atatu. Ubu ibye byifashe bite?

Nk’uko ushobora kuba ubizi, data arashaje cyane kandi ari mu buzima bubi cyane. Kuva yafatwa, amaze kujya mu bitaro inshuro eshanu (5). Afite intege nke ku buryo atashoboye kujya mu nama yo gutegura urubanza rwe igihe umucamanza Iain Bonomy yashakaga gutegura inama binyuze kuri videwo. Iyi nama yaje gukorwa mu nyandiko ku ya 9 Werurwe 2021, hagati y’umwunganizi we n’urukiko. Ku bijyanye n’ubuzima bwe, buraduhangayikishije cyane.

Ku rundi ruhande, kuvugana na Altit, umwunganizi we, biragoye. Yanze ubufatanye n’Umuryango ubwo aribwo bwose kandi uko data ameze ubu bitamwemerera gutegura neza kwiregura. Urumva ko muri ibi bihe, turimo gufasha Altit mu mirimo ye. Ariko ikibabaje,  itumanaho hagati y’umuryango na Altit ryarahagaritswe.

Ni iyihe mpamvu ituma umunyamategeko Altit yanga ko mufatanya mu gutegura kwiregura? 

Ntacyo tubiziho. Igihe cyose data yari ataragera mu maboko ya Loni, umubano wagendaga neza. Nyamara ibintu byose byarahindutse kuva icyo gihe.

Ese mushobora kumwanga?

Papa yasabye ko yahindurirwa umuburanira. Kandi ikigaragara ni uko umunyamategeko Altit nawe yasabye ko yakurwa kuri iyi mirimo ariko urukiko rurabimwangira. 

None niba yarashatse ko urukiko rumukura kuri iyo mirimo rukanga, umunyamategeko Altit mumushinja iki? 

 Muri ino minsi, papa abayeho mu buzima bubi. Twakagombye kwishyira hamwe n’umwunganizi we. Ibi birakenewe kuko dukeneye kumenyeshwa uko ameze kandi tugomba gutegura ubwunganizi bwe ku buryo bushoboka. Ku bijyanye natwe, ubu data yafashwe bugwate kuko adashobora guhindura umwunganira.

Ese ubu papa wanyu yemerewe ko avugana n’abanyamuryango nko kuri telefone? 

Nibyo, tumuhamagara buri gihe ariko ikiganiro ntigishobora kumara umunota umwe, imbaraga ze ni nke cyane. Ibiganiro hye bidutera agahinda cyane kuko tubona ko ubuzima bwe bugenda burushaho kuba bubi umunsi ku wundi . Biraduhangayikishije cyane.

 Félicien Kabuga akomeje gukurikiranwaho igikirwa cyo “gutwara no gukwirakwiza” imihoro. Ugendeye kubyo muvuga, urabona azisobanura ate ngo atandukanye izina rye na jenoside? 

Hashyizweho uburyo bwose bwo gutumanaho kugirango bunganire ibirego. Ibi byose bigamije guhindura ibitekerezo by’abaturage. Nk’ubu nk’umwaka ushize, habayeho uruhererekane rwicyiswe “Ushakishwa cyane ku isi” rwerekanwe kuri Netflix rwavugaga kuri data rusubiramo amagambo amugaragaza nk’umuntu watumije imihoro myinshi kugirango ategure ubwicanyi. Nk’uko twabibonye, ibi ntibicyizewe henshi nyamara ntibibuza abafite ibitekerereze bibi gukomeza kuyobya rubanda bavuga ibinyoma.  

Ariko n’ubwo bimeze bityo, tuzi ko uko ibihe bigenda bishira ukuri kuzagaragara. Ibyagaragaye ko ari ukuri nk’ibitabo bya Alison Desforges cyangwa raporo ya Galand-Chossudovsky ubu biraganirwaho. Dutangiye kubona ko ibivugwa byose nk’ivanjiri nta mbaraga bigira iyo abantu babisesenguye. Indi ngingo nizera ko izafasha kugarura ukuri ni ukugaragaza ibinyoma byinshi by’ibimenyetso muri ICTR. Na none iyi ngingo yavuzwe mu rubanza rw’itangazamakuru.

Ubutabera n’ubwiyunge 

Igihugu cyawe kirizihiza muri uyu mwaka isabukuru y’imyaka 27 ya jenoside. Ese kwemeza inyito “Jenoside yakorewe abatutsi” ntibicira urubanza ubwoko bw’Abahutu nawe urimo?

Dushobora byibuze kwitegereza ihinduka ry’ibisobanuro mu myaka yashize. Duhereye kuri nyito yibanda ku bantu bose bahitanywe n’amakuba ubu turi mu buryo buvangura. Twakwibutsa kandi ko Perezida Kagame yashyize mu bikorwa iyi politiki kugira ngo yirinde kubazwa ibyo yakoze kuva mu 1990. Ubwicanyi bwakozwe mu gihe cy’intambara, nyuma ya jenoside yakorewe mu nkambi z’impunzi ndetse n’ihohoterwa ritandukanye ryakorewe muri Kongo kuva mu 1996. Ninde utavuga ko ibibera muri Congo mu gihe cy’imyaka igera kuri 30 atari icyaha cyibasiye inyokomuntu ababikoze bakaba badahanwa?

Tugomba kuva mu gusebanya kwa politiki no “gukurikiza amahame abiri” kuko ubuzima bumwe bungana n’ubundi kandi icyaha ni nk’ikindi.

Usubije amaso inyuma, so yigeze agaragaza ko yicujije kubyo yagombaga gukora cyangwa atakoze, mbere cyangwa mu gihe cy’amakuba?

Kwicuza papa yakomeje kugaragaza ni amahano n’irimbuka ryabaye mu Rwanda kuva ku ya 1 Ukwakira 1990. Ndatekereza ko Abanyarwanda hafi ya bose basangiye kwicuza kuri iyi ngingo.

Ese ubwiyunge burashoboka mu gihe abatsinze aribo bagifite ijambo?

Ni gute ushobora kuvuga ubwiyunge butaryarya mu gihe umuririmbyi ukiri muto nka Kizito Mihigo avuga kugirira impuhwe abahohotewe bose akicwa? Ese dushobora kuvuga ubwiyunge nyabwo mu gihe Bahati, undi muririmbyi, avuga yisanzuye asaba ishoramari ryinshi mu mitungo y’abantu aho kwerekana inyubako akabizira?

Hamaze kurigiswa benshi bakicwa, ubwicanyi ni bwinshi, ntawe uhumeka rwose kubera ko Kagame afite itangazamakuru rimushimagiza rivuga ibinyoma.  

Ese hari undi muti watanga ku bwiyunge nyakuri mu Rwanda? 

Igishobora guhindura ibintu ni uko tubanza kuvuga ibiriho by’ukuri, byasobanurwa kwinshi. Muri byo harimo ko abahohoterwa baboneka mu barokotse bose bo mu Rwanda, baba Abahutu, Abatutsi, n’Abatwa.

Ko tubwirana ukuri, ndetse naho kwaba kubabaje … Ukuri kuri hejuru ya byose, nicyo gishobora gukiza abanyarwanda ariko kandi hamwe n’abavandimwe bacu bo muri Congo. Ahari Abanyekongo ntibabizi ariko turi mu bwato bumwe, bagiriwe nabi kimwe natwe. 

Urubanza rwa papa wawe urutezeho iki?

Ndifuza ibintu bibiri ntabonye: kimwe ni uko urukiko ruburanisha uru rubanza rutabogamye; icya kabiri ni uko data yaba ameze neza bizamufasha guhangana n’urubanza ngo abone uko agaragaza ko ari umwere.

Ni iki kihishe inyuma y’amasezerano hagati y’u Rwanda n’a Danmark?

$
0
0

Yanditswe na Arnold Gakuba

Ku itariki ya 27 Mata 2021, i Kigali mu Rwanda habereye umuhango wo gushyira umukono  ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr. Nshuti Manasseh na Guverinoma ya Danmark yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Bwana Flemming Moller Mortensen na Minisitiri w’Abinjira n’abasohoka Bwana Mattias Tesfaye. 

Ese ayo masezerano agamije iki? Ngo nta kindi uretse kujya Danmark yohereza impunzi zikomoka muri Syria zisaba ubuhungiro kugirango icyo gikorwa gikomerezwe mu Rwanda. Buri mwaka Danmark ikajya yakira impunzi zoherejwe n’u Rwanda zigera kuri 200.

Iyi myitwarire ya Denmark ikaba itavugwaho rumwe na benshi dore ko aricyo gihugu kigize umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi cya mbere kigiye gukora iki gikorwa. Benshi rero bakaba bibaza impamvu yabyo mu gihe u Rwanda ruregwa guhohotera uburenganzira bwa muntu no kutubahiriza amategeko.

Tuributsa ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bya Afrika yo hagati gifite ubukungu bujegajega dore ko gishyirwa mu bihugu bikennye cyane byo muri Afrika yo hagati aho abaturage bugarijwe n’inzara. Icyemezo rero cyafashwe na Leta ya Danmark kikaba gihangayikishije benshi.

Umuyobozi mukuru wa Amnesty International ku mugabane w’UBurayi, Nils Muižnieks avuga ko icyi cyemezo kigaragaza ko Danmark yataye inshingano zayo zo kurengera impunzi. Yongeyeho ko kohereza impunzi muri Afrika atari igikorwa gusa kitumvika ahubwo ko kidakurikije n’amategeko.

Denmark nicyo gihugu cyonyine cy’Uburayi gifite iyi gahunda. Cyashatse gushaka ibindi bihugu byagishyigikura muri icyo gikorwa byo mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi maze byose bigitera utwatsi nk’uko bitangazwa na Tim Whyte, Umwanditsi mukuru wa ActionAid Denmark.

Mu masezerano hagati ya Denmark n’u Rwanda, Denmark yiyemeje kongerera u Rwanda ubushobozi mu kugena ubuhunzi binyuze mu buryo bw’amategeko nk’uko biteganywa na za Leta ndetse n’Umuryango w’Abibumbye Ushinzwe Impunzi (UNHCR).

Abasesengurira hafi politiki y’u Rwanda basanga iki gikorwa cyihishe inyuma y’umugambi wa Paul Kagame wo gukomeza kubeshya amahanga ko akora ibikorwa by’indashyikirwa agamije gushaka uburyo bwose yakwigwizaho imitungo. Tubamenyeshe ko imitungo ndengakamere y’u Rwanda Paul Kagame yikubiye, irimo n’imfashanyo zigenerwa impunzi maze ntizizigereho, ariyo akoresha mu bikorwa byo kwibonekeza no kumufasha kugundira ubutegetsi.

Umuntu yakwibaza uburyo Leta ya Kagame yaba ishaka kwakira impunzi zivuye ku mugabane w’Uburayi aho ubu u Rwanda ruregwa guhohotera no kwica impunzi z’abanyekongo zari mu nkambi ya Kiziba iherereye mu burengerazuba bw’icyo gihugu. Izi mpuhwe zikaba zigereranywa n’iza bihehe. Tubitege amaso!


La Haye: Kabuga Felisiyani «nta ntege zo kuburanishwa afite»

$
0
0

Yanditswe na RUGEMINTWAZA Erasme


Ubuzima bw’umusaza Kabuga Felisiyani uregwa ibyaha binyuranye birebana na Jenoside mu Rwanda, bukomeje kugibwaho impaka aho amaze umwaka afungiye I La Haye mu Buholandi.

Abanyamategeko bamwunganira baremeza ko ubuzima bwe butameze neza. Kabuga Felisiyani, yafatiwe mu Bufaransa mu kwezi kwa Gicurasi 2020, nyuma y’imyaka 25 yose ashakishwa ; urubanza rukaba rugomba gutangira mu mizi mu mezi make ari imbere. Abamwunganira mu mategeko basabye guhagarika gukomeza kumukurikirana kuko bemeza ko « nta ntege zo kuburanishwa afite », nk’uko bikubiye mu nyandiko y’ubusabe ibiro ntaramakuru by’ubufarasansa, AFP, bifitye kopi 

Kabuga Felisiyani wafatiwe mu Bufaransa tariki ya 16 Gicurasi 2020, mu nkengero z’umujyi wa Paris nyuma y’imyaka 25 ashakishwa. Uyu musaza w’imyaka 84 ukurikije urwandiko rumufata, ariko we akivugira ko afite 87, afungiye i La Haye mu Buholandi, aho ategereje gucibwa urubanza n’urwego rwa LONU rwashinzwe kurangiza imanza zasigajwe n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwari rwashyiriweho u Rwanda (MTPI). 

Mu busabe bwagejejwe ku ishami rya MTPI ruri Arusha  muri Tanzaniya, tariki ya 06 Gicurasi 2021, -ubusabe ushobora gusanga ku rubuga rwa interineti rwa MTPI-, umwunganizi mu mategeko w’Umufaransa Emmanuel Altit yemeza, ashingiye kuri raporo z’abaganga zo ariko zitari muri iyo nyandiko yashyizwe ahagaragara, ko « Urugereko rushobora kubona ko Kabuga Felisiyani nta ntege zo kuburanishwa afite »

Ubushobozi bw’imitekerereze budahagije

Uwo munyamategeko akomeza avuga ko « Gukomeza urwo rubanza mu bintu bigaragara gutyo byaba ari ukwica bikomeye uburenganzira bwa Kabuga Felisiyani, bityo bikaba byatuma ukutabogama bw’urwo rubanza bukemangwa (…) Urugereko rero n’abashinjacyaha bafite noneho ibimenyetso bigaragara, bihagije, byatuma babona ko guhagarika urubanza ari ngombwa »  Mu gihe ubwo busabe butaba buhawe agaciro, avoka asaba « byibuze gufata icyemezo cyo kurekura by’agateganyo Kabuga Felisiyani ».  

Nshimyumuremyi Donasiyani, Umuhungu wa Kabuga, nawe yemeje vuba aha ko ubuzima bwa se butameze neza, yagize ati «  twakwemeza amashira kinyoma ko nta ntenge afite haba ku bw’umubiri ndetse n’imitekerereze ; noneho atari ku kuburana gusa ariko noneho no kuba yagira icyo afatanya na avoka ». Yongeyeho ati « Uretse n’indwara z’uruhurirane zidakira z’abasaza, afite indwara ikomeye kandi ifite gihamya, yangiza ubushobozi bwo gutekereza neza. Byongeye yituye hasi kabiri muri gereza nabyo bikaba bifite ingaruka zikomeye ».

Kuki u Rwanda Rugicyennye? Uko Abayobozi Barukenesheje

BANNYAHE:Arishinganisha| avuze ibyamubayeho byose

Akarengane hose muri byose / Gutegeka abantu ubagaritse

RWANDA: ROHO Z’ABAHUTU BISHWE NTIZIRATUZA!

$
0
0

Yanditswe na RUGEMINTWAZA Erasme

Ubusanzwe u Rwanda ni igihugu cyiza cyitirirwa imisozi yacyo myiza, kikitwa Igihugu cy’Imisozi Igihumbi ; ariko na none ni igihugu cyagize akaga inshuro agahumbagiza kubera amateka yacyo mabi yagiye aba intandaro y’ubushyamirane bwabyaye guhangana no kwicana by’amoko y’Abanyarwanda. Imyaka ya 1990-2000 yanditse amateka mabi muri uko gushyamirana kw’Abahutu n’Abatutsi. Usibye ubwicanyi bwakorewe Abatutsi,  ubwicanyI Leta yiyise iy’Ubumwe bw’Abanyarwanda ya Kagame Paul yakoze ibishoboka byose bukitwa Jenoside yakorewe Abatutsi, hari urundi ruhande rw’ubwo bwicanyi rwabayemo itsembatsemba ry’Abahutu umuntu atatinya kwita Genocide nabwo butangwaho imbaraga nyinshi na FPR kugira ngo bucecekwe, cyangwa bugaragazwe uko ibishaka. Reka dusure hamwe mu hantu habereye ubwo bwicanyi bw’abahutu

Itaburura ry’imibiri y’Abahutu bishwe na FPR-Inkotanyi mu 1994, ryagaragaye mu kwezi kwa Mata 2021, mu Karere ka Rulindo, ntabwo ryatunguranye, kubera ko « ibyakozwe ntaho byagiye ». Icyatunguranye ahubwo muri icyo kibazo, ni imyitwarire igayitse ya Leta y’u Rwanda muri uko kugaragara kw’imibiri y’Abanyarwanda. Leta ya FPR yagaragaje ivangura ry’imirambo rishyira ku karubanda sisitemu yayo ishingiye ku ivanguramoko. Iyo myitwarire igayitse yongeye kubyutsa ikibazo cy’itsembatsemba ryakorewe Abahutu, kitajya kivugwaho cyangwa cyabaye akavumburamashyiga mu Rwanda. Hari abibaza niba ubutegetsi bwa FPR buzakomeza kugaragaza isura ya kinyamaswa ku bahutu bishwe nayo kugeza ubwo bwanga no kubashyingura cyangwa se niba umunsi uzagera, ubwo butegetsi bukareka kuba ingoma y’abidishyi, bukemera ibikorwa bigayitse byakozwe n’ingabo za APR nk’uko  umwami wabwo Kagame Paul asa n’uwabyemeye. Abandi bakavuga ko kwemera ubwicanyi bw’Abahutu byaba ari uguca ukubiri n’ikinyoma FPR yimitse, ndetse bikaba byaba intangiriro  ya politiki nyayo y’ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda ; cyangwa se bikaba intangiriro y’ukuri n’ubutabera bwakomeje gukomwa mu nkokora ndetse n’ihererezo ry’ubutegetsi bukijojoba amaraso y’inzirakarengane. Ubutwari butarimo amacabiranya bw’abaturage ba Rulindo, bareze ku mugaragararo FPR kuba yarishe ababyeyi n’abavandimwe babo ni intangarugero ; imyitwarire y’aba baturage ikaba yasabwa n’abandi bose bityo bakagaragaza aho abantu babo biciwe, bakajugunywa bunyamaswa. Ngicyo igitumye ngira ngo nongere mbagerere aho FPR yatsembeye Abahutu, hamaze kumenyekana, bigaragara cyane ko ari agasongero nk’izu nini itagaragara!

Mbere yo gufata Kigali: Kwica bigamije guhungeta abaturage!

Iyo uvuze jenoside yo mu Rwanda, abaturage bo mu majyaruguru y’u Rwanda nta kindi batekerezaho uretse itsembatsemba ry’Abahutu ryakozwe n’ingabo za FPR. Ibi ntibijye bifatwa nko guhakana jenoside nk’uko bamwe babikeka cyangwa byagaragara. Mu by’ukuri, ubwicanyi aba baturage babonye ni ubwakozwe na FPR-Inkotanyi, kuva tariki ya 01/10/1990. Ibi bikaba bikomoka ku bintu bibiri by’uruhurirane kuri aka karere: ikintu kimwe gishingiye ku mateka, ikintu gishingiye aho gaherereye. Amateka y’u Rwanda agaragaza ko aka karere k’amajyaruguru y’u Rwanda katari gatuwe n’Abatutsi benshi mu 1990, kuko bakimuwemo kera, bajya gutuzwa muri za peyizana zo mu burusirazuba bw’amajyepfo y’u Rwanda  ku mpamvu z’umutekano wabo. Naho ku byerekeye aho aka karere gaherere, ni akarere gahana imbibi n’igihugu cy’Ubuganda, aho Inkotanyi zateye zituruka zigakomeza kuhagira indiri yazo. Ubwicanyi bwibasira abasivili b’Abahutu mu maperefegitura ya Ruhengeri na Byumba bwagaragaye mu ntangiriro z’intamabara y’Inkotanyi kurusha ahandi mu gihugu. Muri rusange uduteroshuma kwica abahutu bakomeye bashyigikiye Leta, tugamije kubahungeta cyangwa kubasembura ngo bivumbure kuri Leta twabaye twinshi muri utu duce tw’imirwano hagati ya 1990-1994. Nguko uko abaturage, b’utwo duce, hafi ya bose b’abahutu bituwe umujinya na FPR igizwe n’Abatutsi bashakaga gufata ku bw’uruhembe rw’umuheto igihugu, byongeye bamwe muri bo bari bafite ingengabitekerezo yo kurimbura Abahutu. 

I Byumba rero nta bundi bwicanyi bazi uretse ubw’abahutu ibihumbi bydnshi biciwe muri sitade ya Byumba n’ahamdi hantu hatandukanye hafi y’umujyi wa Byumba. Iri tsembatsemba ry’i Byumba ryavugishije menshi abaturage b’I Byumba mu Nkiko Gacaca aho bumvaga ko ababishe bakwiye kuzanwa muri Gacaca kuko n’ubusanzwe niko byari biri mu itegeko rya Gacaca. Bamwe mu Bakozi mu nzego za Leta, ndetse n’Inyangamugayo z’Inkiko gacaca ubwazo, barahanwe kubera ko bumvaga ko ikibazo kibareba ari icy’abiciwe muri sitade ya Byumba. Madamu MUKANTAGANZWA Domitille, wayoboye Gacaca, azi imbaraga zakoreshejwe i Byumba kugira ngo iyo myitwarire yo kutunga agatoki Leta ihinduke. Aho i Byumba abaturage bakuwe mu ngo zabo babeshywa ko batumiwe mu nama muri sitade ya Byumba. Nyuma yo gutandukanya Abahutu n’Abatutsi, Abatutsi basabwe gusubira mu ngo zabo naho Abahutu baraswa urufaya. Imibiri y’abishwe yagiye irundwa mu byobo. None ngaha hashize imyaka 27, ariko ibibazo bikomoka kuri ubwo bwicanyi buracyagaragara: imfubyi ziracyaririra ababyeyi bazo zitacyibuka neza amasura, abapfakazi bo baheranywe n’ishavu n’agahinda! Mu minsi ishize, umugabo w’imyaka 29 witwa Shyaka Gilbert yavuze ko umuryango we watakaje abantu bagera kuri 40 mu bw’icanyi bw’i Byumba. Kubera ubwo bwicanyi, bwahitanye se akiri umwana w’imyaka 2, yabayeho nabi, atakaza icyizere muri ejo hazaza. Mu gihe abasore bangana nawe b’Abatutsi bahabwaga na Leta ubufasha bwose ngo bategure ejo hazaza habo, we yize amashuri abanza gusa, avamo kugira ngo undi mwana wo mu muryango yige. Kuko imfubyi z’Abahutu zari zarajugunyijwe MINALOC (Bitwaga aba MINALOC), bagahabwa ku bwa burembe amakayi yonyinei, mu gihe imfubyi z’Abatutsi bafashwaga na FARG, bagahabwa ibyo bashaka byose, bagahitamo n’ibigo bashaka kwigamo! Shyaka Gilbert, ababazwa cyane ariko n’uko nyina yabayeho nabi kandi ari umututsikazi, wiciwe umugabo ku manywa y’ihangu. Uyu nyina yajugunywe ubugira gatatu. Umuryango akomokamo waramwanze ngo yashatse mu bahutu, kandi ubwo uwo muhutu bavuga yarapfuye; naho umuryango yashatsemo nawo uramwanga ngo Inkotanyi, Abatutsi benewabo, zabiciye umwana. Ikibabaje cyane ariko ni uko na Leta, nayo, yamujugunye, ubu akaba yaramenyereye kubaho mu bukene butavugwa mu marira adashira. Yirirwa yisekerwa n’abavandimwe kuko bo bashakiye mu Batutsi, bubakiwe amazu meza, bahabwa byose, mu gihe we akaruri arimo agakesha amaboko ye. Shyaka Gilbert avuga ko yandikiye Perezida KAGAME Paul kugira ngo asandare, avuge ako gahinda n’intimba bimuri ku mutima, anamubaze icyo ubumwe bw’Abanyarwanda buvuga mu gihe nyina yajugunywe na Leta yakagombye kumufasha. Iby’i Byumba ni kimwe n’ibyo mu baturage b’icyahoze ari perefegitura ya Ruhengeri cyane cyane mu bice bituriye umupaka n’Ubuganda, byahoze ari ’amakomini ya Butaro, Kidaho, Kinigi n’iy’umujyi ya Kigombe, batazibagirwa ibyo igitero cyo kuwa 8 Gashyantare 1993 cyakoze. Iki gitero cyateguwe neza na FPR, kigakorwa kirenga ku masezerano yo guhagarika imirwano yari yasinywe hagati ya FPR na Leta y’u Rwanda, cyafashe umujyi wa Ruhengeri, kimanuka imisozi ya Tumba, maze gifunga umuhanda wa Ruhengeri-Kigali, wandikwamo « Agace ka FPR » mu birometero bitarenga 40 by’umujyi wa Kigali. Iki gitero cyatsembatsembe abahutu batabarika.

Abasirkare ba APR, bavuye mu mujyi wa Ruhengeri vuba na bwangu ariko basiga bawuyogoje wuzuye intumbi z’abantu bakaswe imitwe, baciwe amaguru n’amaboko. Ubwo mu byaro bya za Kidaho ku mupaka w’Ubuganda, byari imiborogo. Inama ahitwa Nyagahinga yaguyemo abantu barenga 500. Iki gitero cyakoranywe ubugoma butagira uko bwita, bwatumye abaturage bahunga ibyaro byabo, barangara basiga imyaka yeze, bajya kwicirwa n’inzara mu nkambi z’akaga gakomeye, za Nyacyonga mu marembo ya Kigali, Cyabingo na Mukingo n’ahandi. Izi nkambi ntizizibagirana mu mitwe y’imiryango y’abagiraneza yari ikiri mu Rwanda. Mbere gato y’icyo gitero cya karundura cyiswe icyo guhana Leta y’u Rwanda, agateroshuma gakozwe n’abakomando  ba FPR bazi kwica, mu duce twegereye umupaka w’Ubuganda. Icyahahamuye abantu ni uburyo bwo kwica FPR-Inkotanyi yakoresheje. Umugabo witwa KANYAMIHIGO Callixte, wari Perezida wa MRND muri komini ya Kidaho, yaciwe umutwe ujya kujugunywa kure. Yari agiye gushyingurwa nta mutwe ariko uboneka ku bw’amahirwe. Iyo wari wajugunywe kure. Ishyingura rye rishobora kuba imwe mu mpamvu z’irigiswa rya Musenyeri NIKWIGIZE Phocas wari Musenyeri wa Diyosezi ya Ruhengeri, ubwo yatahukaga avuye mu nkambi za Zayire, kuko yagiye kumushyingura, bityo rero akaba yari umutangabuhamya wiboneye ubugome bwa FPR. Muri ako gateroshuma kagamije kwica no kwibasira abanyamuryango ba MRND, KANYAMIBWA Charles yicishijwe agafuni we n’abagore be batatu n’abana bagera mu icumi. ; naho goronome Andereye ajugunywa mu muhanda nyuma yo kumukata umuhogo, aho ni mu Rugarama.

Nyuma y‘uko FPR yibwirije ubwayo gusubira inyuma mu birindiro yahozemo mbere y’icyo gitero cyakoze amahano, hashyizweho agace katarangwamo imirwano bita mu gifaransa « Zone tempo ». Aka gace kagombaga kugenzurwa n’Itsinda ry’abasirikare badafite aho babogamiye rya LONI (GOMN). Ariko kubera ko bigoranye kugenzura inyeshyamba, kurusha ingabo za Leta, ako gace kabaye aka FPR. Maze rero si ukwica abahutu FPR yiva inyuma, yica umuhutu wese ujijutse cyangwa ucuruza kugira ngo isigarane injiji gusa zo gukora imirimo y’amaboko. Muri icyo gihe nibwo umucuruzi witwa NKABURA Jean yiciwe iwe mu Rugarama ; nibwo umwarimu witwa Zimulinda Fidèle yishwe urwagashinyaguro kuko yakuwemo amaso yicwa n’inzara azerera hafi y’umupaka w’Ubuganda. Ariko ishyano ryakozwe muiri ako gace ka Zone Tempo ryagaragaye muri 2018 ubwo hagaragaraga icyobo kirimo imibiri y’abahutu bagera kuri 50 bishwe na FPR-Inkotanyi. Ni muri santere y’ubucuruzi ya Kidaho, Umurenge wa Cyanika mu Karere Burera, mu kibanza cya Gasaza Musabyimana Alfred Maximilien, ubwo abubatsi bavumbuye iyo cyobo.kirunzemo abantu. Imibiri imwe abari aho bashoboye guhita bamenya ba nyirayo harimo uwa SEBIRYO, wari ushinzwe urubyiruko muri Komini Kidaho, ariko warebye hafi akizera Inkotanyi, bityo yanga guhungana n’abandi, undi ni umusaza SEMBEBA. 

Abayobozi b’Akarere ka Burera, bahise bahuruzwa, nabo barahurura, ariko ikigamijwe ari ukuburizamo, amagambo yose ashobora kuvugwa no gucecekesha abashobora kwifuza gutwara imibiri y’ababo ngo bajye kuyishyingura mu cyubahiro. Imibiri yafashwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, ijya guhambwa nk’aho itagira ba nyirayo n’abakarani ngufu, ahantu hagizwe ibanga ariko hafi y’ikiyaga cya Burera. Hari n’abadatinya kuvuga ko yaba yarajugunywe mu kiyaga. Naho abari batangiye gutera hejuru basaba imibiri y’ababo, bahawe gasopu, basabwa gufunga iminwa

Ngizo impamvu zituma abaturage bo mu majyaruguru y’u Rwanda usanga bazi gusa ubwo bwicanyi bwakorewe Abahutu, bo batanatinya kwita Jenoside yakorewe Abahutu.  Kubwira rero abo bantu babaye muri iyo ntambara yabatwariye abantu, kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe mu midugudu yabo nta Mututsi wishwemo, nyamara buri muryango wariciwe umuntu n’Inkotanyi bakicwa bazira ko ari abahutu ; kwangira abo bantu gushyingura ababo babonetse nk’uko byabaye i Burera, ahubwo bakajya kujugunywa iyo batazi ; ibyo bikorwa abo baturage babifata nk’aho Leta yica uburenganzira bw’ikiremwamuntu ariko by’umwihariko bakabibonamo ibikorwa by’ivanguramoko rikabije.

Uretse uduteroshuma tw’abakomando ba FPR tugamije kwica cyangwa gutera ubwoba, ariko cyane cyane ibyabaye mu gitero cyo kuwa 08/02/1993, ubundi bwicanyi bw’i Byumba na Ruhengeri bwose bwakoze ku buryo bumwe : abaturage babeshywaga ko bagiye mu nama nyuma bakamishwamo urusasu. Ubu bwicanyi bwatumye ikibazo cy’Abahutu n’Abatutsi kigira ubukana bityo. Ibintu byose byashoboraga gutera umwiryane mu baturage byari bihari, ku buryo twavuga ko hari amashara yumye cyane, habura gusa igishashi cy’umuriro ngo agurumane. Icyo gishashi nacyo cyakongejwe na FPR: iyicwa rya Habyarimana Yuvenali

Nyuma yifatwa rya Kigali : Ikirura mu mukumbi w’intama!

Nyuma y’iyicwa rya Habyarimana Yuvenali no gukwira imishwaro kw’ingabo za Leta kubera igitutu cy’ibitero bikomeye bya FPR, habaye ikintu kimeze nk’imperuka mu Rwanda. Nk’ikirura kiri mu mukumbi w’intama, FPR yayogoje ibyaro mu bwicanyi buteguwe. Abahutu nta wo kubarengera wari uhari, bityo bagombaga kwishyura ibibi byose byagerekwaga kuri Leta yabo yari imaze gutsindwa. Kugira ngo bitazayitirirwa, FPR yatanze amabwiriza, ireka Inkotanyi zibishaka kwihorera : nibwo habaye guhorera Abatutsi bishwe muri iyi ntambara y’amoko. Nguko uko u Rwanda rwageze mu kintu kimeze nk’imperuka. Ku bwicanyi bwakorewe Abatutsi, hiyongeyeho itsembatsemba ry’abahutu n’ingoma nshya y’Abatutsi. Ariko FPR yo yakoze ubwicanyi muri gahunda. Bityo kugira ngo iryo tsembatsemba ritamenyekana, FPR yashyizeho aho guhuriza imirambo i Masaka ya Kigali na Gabiro mu Kigo cya Gisirikare, bityo imirambo yose yakuwe ahabereye ubwicanyi bw’indengakamere mu gihugu, igapakirwa mu makamyo ikajya kurundwa aho ngaho, igatwikwa cyangwa igacukurirwa ibyobo na za tingatinga ziturutse mu Buganda. Itegeko ryihariye ryari ryaratanzwe: kutagira umuhutu n’umwe w’umunyabwenge, utari umukada usigara! Uretse nyine ubwo bwicanyi bwabaga bwatanzweho amabwiriza n’ubuyobozi bukuru bwa gisirikare, hari n’ubwakozwe  n’abantu ku giti cyabo, harimo n’abakomeye. Urugero rumwe gusa mu zirenga igihumbi ni urwa Jenerali KARENZI KARAKE: yicishije abantu benshi muri segiteri ya Kabare muri Komini yavukagamo ya Buringa, ngo ahorera, nk’uko yabivuze, umuvandimwe we Kayigi François wiciwe i Kigali muri Mata 1994! 

Ubwicanyi bw’abantu benshi bwakorwaga buri gihe hakoreshejwe uburyo bubiri. Uburyo bwa mbere kwari ugukoresha inama za nyirarureshwa noneho abantu bakarobwa mu bandi hakurikijwe amalisiti yabaga yakozwe n’abakada ba FPR  cyangwa se Abatutsi bamwe barokotse Jenoside. Ubwicanye bw’indengakamere bukaba bwarabaye mu gihugu hose, uhereye ku bihumbi byiciwe mu Ishuri rya Mutagatifu Andereya i Kigali. Amakuru yagizwe ibanga rikomeye akaba ari uko imibiri y’abo Bahutu biciwe mu Ishuri rya Mutagatifu Andereya i Kigali, ishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi i Kigali. Ibyo FPR ikaba yarabikoze igira ngo ibeshye imiryango itabara abari mu kaga, ivuga ko iyo mibiri ari iy’Abatutsi. Ibi bikaba bigaragaza ko FPR nta kuyibeshyaho, iyo bibaye ngombwa kurengera inyungu zayo, n’ibidashoboka birashoboka! Reka dukomoze ku bwicanyi bw’abanyepolitiki b’abahutu nka GAPYISI Emmanuel, BUCYANA Martin, GATABAZI Félicien, RWAMBUKA, INGABIRE Alphonse (Katumba), MUTOMBO Joseph , bwose bwakozwe na FPR n’udutsiko twari tunyanyagiye mu gihugu twayoborwaga ka KARENZI KARAKE. Hari uyobewe se ubwicanyi bwa Kibeho muri mata 1995 bwayobowe na Jenerali IBINGIRA. Ubwo bwicanyi bwahitanye Abahutu 8.000 kugeza 10.000. IBINGIRA yaciriwe urubanza tariki ya 19/12/1996, kuri ubwo bwicanyi, ariko urubanza rwari ikinamico, byongeye nta gihano na kimwe cyamufatiwe yakoze.

Ubwicanyi bw’Abasenyeri 3 ba Kiliziya Gatulika bwakozwe na FPR tariki ya 5Kamena 1994 ni ikimenyetso ntasubirwaho kigaragaza akaga gakomeye k’umuvu w’amaraso igihugu cyarimo. Abo Basenyeri ni Musenyeri Nsengiyumva Visenti, Arikiyepisikopi wa Kigali, Musenyeri Nsengiyumva Tadeyo, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda na Musenyeri Ruzindana Yozefu Umushumba wa Diyosezi ya Byumba. Kuri ubwo bwicanyi, Colonel Frank MIUGAMBAGE yakoze agatangazo ka nyirarureshwa, kavuga ko habayeho ukwibeshya kubabaje mu iyicwa ry’abo Basenyeri n’ingabo za FPR. None se niba koko harabayeho kwibeshya, kuko kwibeshya bibaho, ni ukubera iki FPR yabujije ko abo Basenyeri bashyingurwa mu cyubahiro kibakwiye?

Urwitwazo rudashinga: abacengezi bo muri 1996-1998

Imyaka ya 1996-1998 nayo yabayemo amarorerwa nk’iyayibanjirije. Ubwicanyi bwarongeye bufata intera ikomeye. FPR yongeye kwiha umurimo ruvumwa wo kwica abanyabwenge bose b’abahutu, bari barimo guhunguka bava mu nkambi za Zayire,  aho bari barayinyuze mu myanya y’intoki. Kuri icyo cyaha cyo kuba umuhutu w’umunyabwenge, ubundi cyari gihagije kugira ngo umuhutu yicwe, hiyongeyeho noneho urwitwazo rudashinga rw’abacengenzi. Abahutu bose bari muri Zayire bafatwaga nk’abacengezi! Byari ngombwa rero kwica abacengezi. Imirwano yo kurwanya abacengezi yari iyobowe na Faustin Kayumba Nyamwasa. Twibutse ko mu gihe cy’urugamba rwa FPR, Kayumba Nyamwasa yakoboraga DMI, byagaragaye ko urwo rwego rwijanditse mu bikorwa byo kwica abahutu aho banyuraga hose. Hakaba hari harashyizweho ibigo bibiri byo kurundamo imirambo y’abahutu, Masaka ya Kigali, na Gabiro yo mu Mutara. Aha niho imirambo y’ubwicanyi bwose bwo mu gihugu yajyaga, twavuga nk’imirambo ya Kibeho mu 1995 ndetse n’iya Kigali mu mpera za 1998, aho FPR yishe abantu babarirwa mu bihumbi bazira ko ngo bari baje gutera Kigali nyamara ari abaturage babaga baje gushakira ubuzima i Kigali ndetse n’umutekano mute mu majyaruguru. Perefegitura za Ruhengeri, Gisenyi na Gitarama, zahatakarije abantu benshi.

Ni muri icyo cyiswe intambara y’abacengezi imiryango myinshi yarimbukiye. Reka dusure hamwe mu habereye ubwicanyi. Reka duhere Rulindo, mu Gahoteli gato kari ku muhanda Kigali- Ruhengeri kitwa Pensez-y. Muri ako Gahoteli, FPR yiciyemo abantu bagera mu ijana barimo kwirebera umupira w’igikombe cy’isi cya 1998. Ubwo bwicanyi bwageretswe ku bacengezi. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu w’icyo gihe, Sheikh Abdul Karim HARERIMANA, yirengeye ingaruka zikomeye zose, atunga agatoki ingabo za APR. Icyo kibazo cyashyinguranywe n’abo cyahitanye, nta rubanza na busa rubaye. Reka mvuge ku buryo bwihariye irimburwa ry’umuryango w’umukateshisiti witwaga BYUMA n’iy’abavandimwe be, mu byahoze ari Komini Kidaho Segiteri ya Rugarama, hafi y’isoko  n’ubu ryitwa Rugarama, ubu ni mu Karere ka Burera. Hari kuwa gatandatu, umunsi ubusanzwe iryo soko rizamo n’abaganda n’abanyekongo rigakubita rikuzura. Hakoreshejwe ya mayeri yo kwitirira byose abacengezi, Abasirikare ba FPR bateje akavuyo mu isoko, bararasa, abaturage bariruka, barasahura. Ako gatsiko k’abasirikare ba APR, kateje akavuyo mu isoko kahise kava vuba na bwangu mu isoko kazamuka kagana ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura. Abaje bavuga ko baje gutabara, baje nyuma gato maze bakora igisa no gukurikira abari biswe abacengezi, barasa n’abandi nabo babasubiza; ariko bagarukiye mu nzira.

Gahunda yari yatunganyijwe. Hari hasigaye kumenya igikoko cyagombaga kwicwa. Muri uwo mugoroba habayeho kurimbura umuryango wa BYUMA n’iy’abavandimwe be, umugambi washyizwe mu bikorwa na Liyetona GASANA Aloys, umwicanyi ruharwa wicaga abantu abita abacengezi, akazana imirambo mu nama! Urwitwazo bavuze ntabwo rushinga. Kuko bavuze ko uwo muryango ufite abana mu bacengezi ngo none uwo muryango wishwe n’abacengezi. Amateshwa n’umwana w’imyaka itanu atakwemera! Ubwo bwicanye bwakozwemo ubunyamaswa bukabije kuko n’umwana w’uruhinja wari ku kiriri w’umukazana wa BYUMA witwaga UWIZEYE, nawe yahawe irasiyo ye y’isasu mu gahanga! Leta yavuze ko ubwo bwicanyi  bwakozwe n’abacengezi ! Mu gitondo cyakurikiye ubwicanyi, muri disikuru ngufi cyane, RUCAGU Boniface, wabonaga nawe byamurenze yagiriye abaturage inama yo kwitandukanya n’abacengezi, bakayoboka kuko nawe yayobotse. Mu magambo ajyanye n’umuco nyarwanda, yabwiye abaturage bari bumiwe ati «  Nkarabye amaraso y’abadashaka kuyoboka ingoma y’umutware mushya w’igihugu, FPR, niba mutemeye kuyoboka nk’uko nabikoze, bazabarasa. Nkarabye ibiganza, amaraso yanyu, ntazambarweho ». Nyuma y’iyo nama ngufi, abanyamuryango batari bahitanywe n’ayo mahano, basabwe gushyingura imirambo yose uko ari 39 mu cyobo kimwe! 

Ako gace ka Kidaho kari mu duce tw’imirwano tw’amajyaruguru y’igihugu twari tuyobowe na Kayumba Nyamwasa. Ibikorwa bya gisirikare birimo imbaraga z’umurengera, byiswe ibyo kurwanya abacengezi, byashyize perefegitura za Ruhengeri na Gisenyi mu muvu w’amaraso. Ni muri ibyo bikorwa, ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage bahunze ubwicanyi bwazagamo n’indege, bagiye kwihisha mu buvumo bwa Nyakimana mu cyahoze ari Komini Kanama. Urutare rwarabamize kuko bahise barupfundikira! Major Dr Richard Sezibera wari umuvugizi w’ingabo yaje gushinyagurira ababuze ababo yitwaje abanyamakuru avanye nabo i Kigali, ashaka kwemeza ko abaguye mu buvumo basaga 8000 bose ari abacengezi. Mu kiganiro yahaye TV5 tariki ya 03/03/1998, Faustin Kayumba Nyamwasa, yasubije nta guca hirya, ku birego ingabo ayoboye zivugwaho byo kwica bikabije abaturage. Yagize ati « Iyo mvuga kuburizamo, intego yanjye ni iyo kubahondahondera ku rungamba, si iyo kubafata. Iyo ngiye ku rugamba, ntabwo njyayo ngiye gufata abantu. Buri gihe mbwira abasirikare banjye nti mugomba kurasa mudahusha, mugomba kurekura isasu mugamije kwica, atari ugufata abantu. Ndi ku rugamba, ntabwo ndi mu kazi k’umupolisi hano. Ariko na none dufite imfungwa.. »

Ubwo bwicanyi ndengakamrere bwose burazwi, amaraporo ya za LONI, ay’imiryango iharamira uburenganzira bwa muntu, abashakashatsi bakomeye, yemwe n’ababaye abayobozi muri FPR nyuma bakayivamo kugeza no ku buhamya bw’abaturage burahagije kugira ngo ube utarenza amazo ubwicanyi bwakorewe abahutu. Ibyobo bajugunywemo biraho, biracecetse. Bitegereje ko umunsi umwe hari uzabivumbura, atabigambiriye, maze bivuge, bivugishe abantu ndetse bizure n’akaboze. Ibyo byobo birunzemo abahutu bitegereje ko abantu bifitiye imitima itagira amacabiranya, bazishyira mu kaga, rimwe na rimwe batabizi, bashake kubashyingura kimuntu. Nta kizakurikiraho kindi uretse gufungwa nk’uko byabaye kuri Meya wa Gakenke Epaphrodite, ubwo yashakaga gushyingura mu rwibutso rw’Abatutsi, imibiri yabonye ku gasozi, bikazagaragara ko ari iy’Abahutu. Cyangwa kugira ngo yivaneho icyaha cy’uko ariyo yabishe, sistemu ya FPR izashinyiriza, ikore amahano, ariko ivira mu nda, ishyingure imibiri y’abahutu mu nzibutso z’abatutsi nk’uko byakozwe ku Gisozi cyangwa se vuba aha i Gitwe.

Umuti wavura iyi roho z’itsembatsemba ryakorewe abahutu kwaba kwemera amateka y’igihugu avanzemo uko guhangana mu buzima hagati y’Abahutu n’Abatutsi, guhangana ariko aho kuba umusemburo w’’umuryango nyarwanda ahubwo kwavuyemo ubushyamirane bwabyaye ubwicanyi usanga hari ubuhishwa ubundi bukagaragazwa. Bityo gukurikirana mu nkiko abanyabyaha ku mpande zose byazatuma abavandimwe b’abishwe muri ubu bwicanyi bushingiye ku moko mu Rwanda bakora ikiriyo ndetse bakajya bibuka ababo. Icyo guhe nibwo ubwiyunge bushoboka kubera ko nta kurobanura ku bwoko, abanyabyaha bose bazaba baryozwa ibyo bakoze.

Viewing all 10385 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>