OPOZISIYO GUTSINDA AMATORA MURI AFRIKA BIRASHOBOKA – ZAMBIA NI URUGERO RWIZA
NTA BUTABERA: Sinjurira, n’undi uzaburana bazamugira uko bangize
Yanditswe na Frank Steven Ruta
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Kanama 2021 nibwo Urukiko rw’ibanze rwa Kicukuro rwasomeye Dr Venant Rutunga umwanzuro w’urubanza rwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, nawe atangaza ko nta mpamvu yo kujurira kuko ntacyo byahindura, ko ngo n’abandi bazabagenza (bazabarenganya) nka we.
Dr Rutunga yagejejwe mu Rwanda mu kwa tariki ya 26 y’ukwezi kwa Karindwi uyu mwaka, avanywe mu gihugu cy’u Buholandi cyari kimwohereje ku busabe bw’u Rwanda rwifuje kumuburanisha ku ruhare rumukekaho ko yaba yaragize muri Jenoside.
Ibyaha ashinjwa bifatiye ku kuba yari Umuyobozi mu Kigo cy’igihugu cy’Ubushakashatsi mu by’Ubuhinzi (ISAR /Rubona), ariko hakaba harapfiriye abantu mu gihe ya jenoside, bityo ubushinjacyaha bw’u Rwanda bukabimushyira ku mutwe.
Ubwo yaburanaga kuwa 12/08/2021 ubushibjacyaha bwamureze kuba yarahamagaye abajandarume ngo baze kwica impunzi, we akisobanura avuga ko yari yarasabye abajandrume bo kurinda iki kigo cyari kibitse byinshi mu bushakashatsi.
Mu iburana rye kandi Dr Venant yabwiye Urukiko ko afunzwe mu buryo bunyuranije n’amateko kuko afungiwe muri Gereza Nkuru kandi amategeko atari ko abigena, kuko abajyayo ari ababa bamaze gukatirwa n’urukiko. Hano urukiko rwamusubije ko yoherejwe I Mageragere kuko ariho hari uburyamo bwo ku rwego rwubashywe (VIP).
Ibyaha bitatu byose Venant akurikiranyweho ntabyemera, mu miburanire ye afata Urukiko nk’urutamuha ijambo ngo yisobanure uko bikwiye. Gutangaza ko nta npamvu yo kujurira kuko n’abazamukurikira bazagenzwa nka we, ni imvugo igaragaza ko nta cyizere afitiye ubutabera bwo mu Rwanda , nk’uko n’abandi bafunzwe babigaragaje barimo Paul Rusesabagina, Idamange Iryamugwiza Yvonne, Karasira Aimable , n’abandi.
Dr Venant Rutunga yari umushakashatsi ku rwego rwa Kaminuza mu gihugu cy’u Buholandi, yahoze ari umwarimu wa kaminuza Nkuru y’u Rwanda, kandi yabaye n’umuyobozi wungirije wa ISAR Rubona.
Tega amatwi amavu n’amavuko ya Dr Rutunga, wumve n’icyatumye atakariza inkiko z’u Rwanda icyizere
TUMWE MU TURANGO TW’INSHUNDURA Z’UBUTABERA-MACURI BW’INGOMA YA FPR-INKOTANYI
Yanditswe na Albert Mushabizi
IGICE CYA MBERE: UBUSAMBANYI
Ubutabera “butekenitse” ni imwe mu ntwaro zikomeye; zifashishwa n’ingoma ya FPR-Inkotanyi iyoboje igitugu u Rwanda imyaka 27 yose. Ibyo rero bikaba ari byo biha ubwo butabera izina ry’umwihariko ry”ubutabera-macuri”, kubera ko burenganya aho kurenganura. Kugira ngo ubu butabera bubashe kurenganya, bugomba gutega inshundura, arizo mitego yo gufatiramo abo bugomba kurenganya. Iyo hagize ugwa muri rumwe muri izi nshundura, ubirebera ku ruhande adashishoje neza aba yakibeshya ko uhigwa, usiragizwa mu nkiko, cyangwa se uborera mu munyururu w’akamama, yaba azira ibyaha bifite ishingiro. Muri iki gice cya mbere, turatanga ingero z’ibiranga (uturango) bitandukanye, icyaha cy’ubusambanyi nka rumwe mu nshundura, ingoma ya FPR-Inkotanyi yifashisha ngo ibone uko igusha mu mutego, uwo igamije kurenganya, mbese abo yiyumvamo ko bayiteye igishyika.
Mu busanzwe ubusambanyi ni icyaha gisanzwe ku ngoma ya FPR-Inkotanyi, bukorwa na benshi bo mu myanya ikomeye mu buryo buzwi, kandi budashishikaje iyi ngoma. Ingero ni nyinshi z’Abawofisiye, abaministiri, abadepite, n’abandi bayobozi bakomeye mu nzego za Leta; bagiye biyandarika muri iyi ngeso, bikaviramo isenyuka ry’ingo, kwandura ibirwara ku bangavu bashukishwa kuvugirwa, imirimo n’amafaranga…;nyamara bikaba ntacyo bigitwaye kubera ko ubikora aba ataragera aho yiyumvwamo n’ingoma ko yaba ayiteye igishyika, maze akaba agomba kuvugutirwa umuti. Muri iyi nyandiko, ntitugamije kuvugira no gushyigikira ubusambanyi, nk’ingeso ihabanya n’umuco w’ubupfura mu muco nyarwanda. Ntitugamije no kurenganura bamwe, cyangwa ngo dushinje abandi. Icyo tugamije ni ukwerekana uko ingoma ya FPR-Inkotanyi, yifashisha iki cyaha, mu kugusha mu rushundura bw’ubutabera-macuri; bugamije gusa impamvu za politiki.
Mu buryo bumwe impamvu y’iyi nyandiko ikaba ishingiye cyane cyane, ku kuba amadosiye ashingiye ku busambanyi, aba ari uko uwo areba afitanye ubwumvikane buke n’ingoma, cyangwa se n’ibikomerezwa by’ingoma. Mu gihe yari ariho asinzirijwe, abo yagizeho ingaruka badashobora kubona ubutabera, keretse uwabarenganyije agiranye amakimbirane n’ingoma. Mu bundi buryo na none, impamvu y’iyi nyandiko, ikaba ishingiye na none, ku kuba amadosiye ashingiye ku busambanyi, aba ari amahimbano mu ireme bwite, agamije gusa kumvisha, no kwikoreza urusyo ufitanye ubwumvikane buke n’ingoma, cyangwa se n’ibikomerezwa byo mu ngoma. Mu buryo bwombi rero bukaba nta butabera buharangwa, ahubwo ari bwa butabera-macuri bugamije kurenganya aho kurenganura, burangwa n’ingoma z’igitugu muri rusange, n’ingoma ya FPR-Inkotanyi by’umwihariko.
Ubusambanyi nk’urushundura rwo gucisha bugufi, uwo ingoma ya FPR-Inkotanyi yari yaratumbagije!
IKIBAZO CYA AMBASADERI Eugene Richard GASANA.
Ambasaderi Eugene Richard GASANA, yagize imirimo ikomeye cyane ku ngoma ya FPR-Inkotanyi, yo ku rwego rwa Ambasaderi na Ministiri. Si ibyo gusa by’imirimo yo ku rwego rwo hejuru, kubera ko yanabaye n’umwizerwa w’urugo rw’umukuru w’igihugu; ku rugero rw’uko, hari igihe ari we wari ushinzwe umutekano n’uburere bw’abana b’umukuru w’igihugu, ababungabunga aho babaga bari ku masomo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ibyo akabikora ari na Ambasaderi w’u Rwanda, mu Umuryango w’Abibumbye. Hejuru y’izi nshingano, hiyongeragaho indi nshingano ikomeye cyane, yo kuba umujyanama n’umunyamabanga w’umukuru w’igihugu, ku bunywanyi n’ubukomezi bw’umukuru w’igihugu n’inshuti zimufasha ubuhangange, ubuvuganizi no kwigarurira ba mpatsibihugu.
Mu iby’ukuri inshingano yari afitiye igihugu, ntizari igitangaza cyane; ahubwo inshingano yari afitiye urugo rw’umukuru w’igihugu, nizo zamuhaga imbaraga zikomeye cyane, zitaretse no kuba zamugiraho ingaruka zikomeye igihe yaba atakiri umwizigirwa. Ziriya nshingano yari afitiye urugo rw’umukuru w’igihugu, zatumaga ari umwe mu bantu bake bazi neza.
Bivugwa ko uyu mugabo yaba yari azi n’amabanga menshi, ashingiye ku nshuti zikomeye z’umukuru w’igihugu, zimufasha ku buvuganizi ngo akomeze abe igihangange, yigarurire igikundiro cy’ibihugu by’ibihangange n’imiryango ikomeye ku isi; akomeze ayobore igihugu uko ashaka, ntawe umukoma imbere, kandi amakosa yose akorera abanyagihugu, ahabwe umugisha n’abakamutwamye, bakanamukoma mu nkokora. GASANA azi amayeri n’imivuno ya diplomasiya u Rwanda rukoresha; rugakomeza kugira igihagararo mu maso y’amahanga, kandi mu gihugu hagati igitugu kirikoroza mu mpande zose, ndetse no mu karere rukora ibyaha by’intambara no kuvogera ubusugire bw’ibihugu bituranyi.
Ikibazo gikomeye kuri Ambasaderi Eugene Richard Gasana cyagaragaye kuwa 10 Kanama 2016, ubwo inama ya Leta yamuhamagaraga i Kigali, ngo iri hamagazwa rikaba ryarashyizwe ku mugaragaro n’inama ya Leta, nyuma y’uko GASANA wari wahamagawe gutaha kuwa 21 Nyakanga 2016, yanze gutaha kubera impamvu z’amakenga.
Kuva ubwo ibya GASANA byahise biba ibya bucece, aza guhabwa ubuhunzi mu wa 2018, mu gihugu cya Amerika yari anatuyemo, gusa hanyuma nk’uko tubisoma mu nkuru ya Medium.com, GASANA yongeye kongera kuvugwaho mu ntangiriro z’umwaka wa 2019, mu ibaruwa MUSEVENI yandikiye KAGAME, yiyemerera ko GASANA ari umwe mu Abanyarwanda 3 batavuga rumwe na Kigali yakiriye. Icyo gihe u Rwanda rukaba rwaramushyize mu majwi, ko asigaye ari umwe mu banzi barwo, bakorana na RNC, u Rwanda rwambika inzarwe yo kwitwa umutwe w’ibyihebe. Hagati muri uwo mwaka na none, ibya GASANA byongeye kugarukwaho na none, mu nkuru y’ikinyamakuru The New York Post yo kuwa 14 Kamena 2019; bivugwa ko yatangiwe ikirego n’umwali wari ufite imyaka 21 igihe yahohoterwaga, amurega kuba yaramufashe ku ngufu, inshuro ebyiri zose mu myaka 5 yari ishize, mu wa 2014.
Kuva iyo nkuru y’icyo kirego yatangwa, amaradiyo n’ibinyamakuru bitavuga rumwe na Kigali, byatangiye amaperereza kuri uwo mwari wareze GASANA. Uwo mwari akaba yararindiriye gushyikiriza ikirego cye mu butabera, nyuma y’uko mu wa 2016 ahamagawe na Leta yanze kwitaba, mu wa 2018 agahabwa impapuro za burundu zo gutura muri US, mu ntangiriro za 2019 akavugwaho kugambanira u Rwanda muri Uganda… Maze hagati muri uwo mwaka wa 2019, abereyemo umugambanyi w’u Rwanda, icyo kirego kikabona gutangwa, cyarategereje imyaka itanu yose! Ntibyareka kuba amayobera, kubera ko muri iyo myaka itanu yose, ibiri yonyine ariyo GASANA yamaze afite gusa ubuhangange n’igitinyiro, ahabwa n’imirimo yakoreraga Leta, nayo itari kumubuza gukurikiranwa ku cyaha nk’icyo!!
Icyo kirego cyaje gukururira Ambasaderi GASANA gushyirirwaho impapuro za INTERPOL, ku busabe bw’u Rwanda, binyuze ku Umushinjacyaha mukuru warwo, kuwa 27 Nyakanga 2020. impapuro zaje gukurwaho kuwa 02 Kanama 2021, ku cyemezo cya Komisiyo yateranye ku nshuro yayo igira 117 hagati y’amatariki ya 28 Kamena n’iya 1 Nyakanga 2021. Izi mpapuro zikaba zarakuweho nyuma y’uko nyir’ubwite yisobanuye; akamena n’amabanga atari azwi, y’uko icyo yapfuye na Prezida KAGAME, cyari ahanini kuba yaramukanguriye kuzibukira amatora yo mu w’2017, nk’umukandida ku mwanya wa Prezida wa Repubulika.
Nk’uko byumvikana, byanditswe mu myanzuro y’iyi Komisiyo ya INTERPOL yakuyeho izi mpapuro zihiga GASANA; hagendewe ku nyandiko y’ubusabe ya Ambasaderi GASANA, yasobanuraga ko impamvu u Rwanda rumuhigira, ari iza politiki gusa, ibyo gufata ku ngufu bikaba byarapapiriwe kugira ngo bamukoreze urusyo. Ibi byo kuba yarahowe ko yabwirije Prezida KAGAMA kuyiyamamaza muw’2017, yabiherekesheje ibihamya, bishobora kuba bitari bibuzemo ubutumwa bwanditse.
Gusa ukuri kwa Ambasaderi GASANA, gushobora kudashidikanywaho, dushingiye ko atari we wenyine, mu nda y’ingoma, wazize ibyo kutumva ko Prezida KAGAME yari akwiye kwiyamamaza muw’2017. Nk’uko tubisoma mu nkuru y’ikinyamakuru rwandinfo.com, uwahoze ari Ministiri w’ubutabera, akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Bwana Tharcisse KARUGARAMA, nawe yaba yarazize iyi myumvire, y’uko KAGAME atari akwiye kwiyamamaza mu w’2017, akanayirukanirwa ku kazi ka Leta. Birahwihwiswa rero, ko nyuma y’uko INTERPOL ikuriyeho GASANA impapuro zo kumuta muri yombi, hasigaye ibyo kurangiza neza urubanza, rugenda ruca amarenga ko imivuno yarwo yatahuwe; maze bikaba byazarangirira kugukurikirana mu butabera, uriya mwari wari washutswe kumuzengereza!
IKIBAZO CYA Dr Christopher KAYUMBA.
Uyu munyapolitiki, umwalimu wa Kaminuza akaba n’umunyamakuru ntiyashinzwe amabanga akomeye, ku ngoma ya RPF-Inkotanyi. Icyakora umwuga we w’ubunyamakuru, umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ibyiyumvo bye ko akwiriye kwisanzura mu bitekerezo mu gihugu nk’u Rwanda, ndetse no gushinga ishyaka rya Politiki ritavuga rumwe na Kigali; byari bihagije ngo atere igishyika ingoma ya FPR-Inkotanyi. Na none ntawabura kuvuga ko yari azwi cyane mu ishyaka rya FPR-Inkotanyi, ku rugero rwo kuba yari umwe mu bafasha Prezida KAGAME, kwiyamamaza kuri Radiyo-Televiziyo y’u Rwanda mu w’2017, aho yamufashaga gusubiza ibibazo, mu mwiyamamazo mu rurimi rw’Icyongereza.
Bivugwa ko Dr KAYUMBA yaba yari yaratangiye gutangaza, haba ku mbuga nkoranyambaga, no mu gitangazamakuru “The Chronicles” -igitangazamakuru kiri mu bikomeye mu gihugu yandikamo nk’umusesenguzi-; ibitekerezo bitumvwa neza n’Ingoma ya FPR-Inkotanyi. Uyu mugabo byaje kumuviramo ingaruka zo gufungwa, ashinjwa ibyaha by’ubusinzi no guteza umutekano muke ku Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kanombe, ibyaha ngo yaba yarakoze kuwa 10 Ukuboza 2019. Abasanzwe bazi iby’”itekenika” ry’ibyaha riba mu Rwanda, ntibazuyaje gukurikirana iby’iby’iryo fungwa; maze amaperereza y’ibinyamakuru bimwe na bimwe, bitavuga rumwe na Kigali, abasha kugaragaza ko Dr KAYUMBA, yaba yaragushijwe mu mutego, wo gufungwa igifungo cyari kimuteganyirije mbere y’uko akora ibyaha yashinjwaga. Ibi kandi byanabaye, mu gihe yari amaze iminsi aterana amagambo na Polisi y’u Rwanda, ku rubuga rwa Twitter, ayishinja kuba imugendaho imushakira ibyaha, naho nayo igasubiza ko ntacyo akwiye kuvuga, kubera ko ari umusinzi!
Kuwa 05 Ukuboza 2020, Dr KAYUMBA yarafunguwe, maze atangariza rubanda nk’uko tubisoma ku Ikinyamakuru Ukwezi, ko agiye kwandika ibitabo bibiri, bikubiyemo amasomo y’ubuzima yigiye muri gereza. Kuwa 16 Werurwe 2021 Dr Christopher KAYUMBA, yatangaje ishyaka rye rya politiki yise “Rwandese Platform for Democracy (RPD)” ugenekereje mu Kinyarwanda rikaba risobanuye “Urubuga Nyarwanda ruharanira Demokarasi.” Bukeye bwaho kuwa 17 Werurwe 2021, nibwo ku rubuga rwa Twitter, hatambutse inyandiko irega Dr KAYUMBA ko yashatse gufata ku ngufu, umukobwa yigishiga mu Ishami ry’Itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda. Dr KAYUMBA nawe akoresheje urukuta rwa Twitter, yateye utwatsi icyo kirego, agishinja ko kigamije gukoma mu nkokora, ubushake bwe bwo gutanga umusanzu mu kubaka igihugu cye, ashinga ishyaka rya politiki.
Umunyamakuru Phiona Muthoni NTARINDWA, niwe waje no kwiyemerera ko ari we washatse gufatwa ku ngufu, nyuma y’iminsi icumi, ikibazo cye gitangajwe na Salva KAMARABA kuri Twitter ye. Iki kirego kikaba cyaraje no gushyikirizwa RIB, maze nayo kuwa 22 Werurwe 2021, igatumira Dr Christopher KAYUMBA kuyitaba bukeye bwaho kuwa 23 Werurwe 2021. Iby’uyu mwari nabyo ntibyabura kwibazwaho, gufatwa ku ngufu mu w’2017, maze akiyemeza kubishyira ku mugaragaro no kubitangira ikirego nyuma y’imyaka 4 yose, umunsi umwe gusa, nyuma y’uko Dr Christopher KAYUMBA, atangaje ku mugaragaro ishyaka rya politiki, ridacana uwaka na politiki ya FPR-Inkotanyi izahaje Abanyarwanda imyaka 27 yose. Ikidasanzwe ni uko iki kirego giheruka muri RIB gusa, bikaba bigaragara ko kuba kitarageze mu bushinjacyaha, byaba ari uko cyaburiwe ibimenyetso; hagati aho ariko, Dr KAYUMBA we akomeje gutotezwa, hakorwa ibishoboka byose ngo agamburuzwe ku kivi cya demokarasi yiyemeje!
IKIBAZO CYA AMBASADERI James MUSONI.
Ambasaderi James MUSONI yakoze imirimo ihambaye, mu gihugu cy’u Rwanda igihe kirekire, aba umugabo w’igitinyiro kandi uvuga rikijyana, mu bushorishori bw’ingoma ya FPR-Inkotanyi; aho yari yaranahimbwe akazina ka “Super-Minister” twagenekereza mu Kinyarwanda, nka “Ministiri w’Ikirenga!” Nyuma yo kuba Komiseri wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) mu w’2000-2001; mu w’2001-2005 niwe wabaye Komiseri mukuru w’iki kigo. Mu w’2005 yabaye Sekereteri wa Leta ushinzwe Ubucuruzi, Inganda, guteza imbere Ishoramali, Ubukerarugendo n’Amakoperative; naho muw’2005-2006 aba Ministiri w’Ubucuruzi, Inganda, guteza imbere Ishoramali, Ubukerarugendo n’Amakoperative. Muw’2006-2009 aba Ministri w’Imali n’Imigambi y’Ubukungu, 2009-2014 aba Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, naho muw’2014-2018 aba Ministiri w’Ibikorwa Remezo, aho naho yaje guhagarikwa azira gusambanya no gutera inda umugore w’undi mugabo.
Nk’uko tubisoma ku rubuga rwa medium.com, uyu mugabo yabaye umuntu utinyitse cyane, ku mwanya wa kabiri nyuma ya KAGAME mu gihugu, akaba umuntu ufata ibyemezo bikomeye cyane mu gihugu, nk’uwizewe na KAGAME, abasha kumara hafi imyaka 20 mu mwanya w’ubuyobozi ku rwego rwa ministiri. Gusa nk’uko bimenyerewe mu Rwanda rw’Inkotanyi, igihe cyaje kugera, uwamutumbagije yumva ko akwiriye kumucisha bugufi; ngo ahari abandi Banyarwanda batazibwira ko ari indakorwaho, cyangwa bakamwitiranya ko yaba afite ubudahangarwa, buyingayinga ubw’umuntu umwe gusa mu gihugu, ariwe Paul KAGAME.
Prezida KAGAME ubwe, yaje kubona ibyubahiro byo hejuru James MUSONI akomeje kugirira inyota, amugirira ishyari ry’uko yaba atangiye kugirirwa igitinyiro, cyenda gusatira ikigirirwa we bwite nk’umugaba wa byose, mu gihugu yifatira nk’icyo yahaweho umunani. Ubwo nibwo yiyemeje kumucisha bugufi, ndetse abiteguza mu Umwiherero w’Abayobozi bakuru usanzwe ubera i Gabiro, muw’2018 ukaba wari wabereye i Gabiro.
Nk’uko tubisoma kandi ku rubuga rwa glpost.com, kuwa 02 Werurwe 2018 muri uyu mwiherero, Prezida KAGAME yiyamye abayobozi bo mu nzego nkuru z’igihugu, bakunda cyane ibyubahiro ku rugero rwo kujugunyira amajaketi, amakoti n’ibipfunyika byabo, abakozi bari mu rwego rwo hasi yabo, ibyo yafataga nko kurengera –kandi koko mu mirimo ya gisivili ni ukurengera aha ntiyabeshyaga-. Yarakomeje agaya ukuntu no mu bihe nk’iby’umwiherero, Abanyamabanga bahoraho, bagomba kuzindukira no gutanguranwa gufatira imyanya myiza ba Ministiri babo, muri za bisi zibatwara mu mwiherero, dore ko bagenda mu modoka rusange. Yanahamirije muri uwo mwiherero, ko bamwe muri abo yabatumiye akabiyama. Nk’uko iki kinyamakuru kibisobanura, cyabashije gukandagira ko uwavugwaga yari Ministiri w’ikirenga (Super Minister) James MUSONI, ndetse nticyabura no kugenekereza ko ibihe bye by’ubuki byaba bisatira umusozo, kigendeye ku mico isanzwe izwi ya Prezida KAGAME, yo kutihanganira umuntu wasatira icyubahiro cye, mu gihugu yitwarira nk’akarima ke!
Ni koko inkuru yaje kuba impamo, maze ukwezi gukurikiye umwiherero, kuwa 06 Mata 2018 James MUSONI aranyagwa, nyuma y’inkuru zavugaga ko yinjiriye urugo rw’abandi, akabyarira umugore ufite umugabo. Iki ubwacyo kikaba kitari ikibazo, cyakagombye kuba cyaranyaze umuntu wo kurwego rwa Ministiri, noneho kandi uw’”Ikirenga” nka MUSONI, hagendewe ko izo ngeso zahawe umugisha mu butegetsi bwa FPR-Inkotanyi. Igihe.com kikaba cyarabitangaje nk’aho ari ubutabera bwagiriwe Patrick SAFARI nyir’umugore washinjwaga James MUSONI ;kandi byari imbarutso gusa yo kwikiza cyangwa se kwitsa uwari yaratumbagijwe n’ingoma. Ibi bikaba bisobanuye ko n’ubwo hafashwe urwo rugero rumwe rw’urwo rugo, cyangwa se rw’uwo mutegarugori wabaye igikinisho cy’ibyishimo bya Nyakubahwa. Umuntu akaba atabura kwibaza ubu bwoko bw’ubutabera, Ingoma ya FPR-Inkotanyi igirira Abari n’Abategarugori; idasiba kwigamba ko u Rwanda rwanikiye ibindi bihugu mu kubarengera no kubateza imbere.
Ubusambanyi nk’urushundura rwo kuyobya uburari bw’ibyaha bya FPR-Inkotanyi byibasira Abanyarwanda!
IKIBAZO CYA COLONEL Patrick KAREGEYA
N’ubwo Prezida KAGAME yigambye ku mugaragaro, urupfu rwa Colonel Patrick KAREGEYA; ntibibujije ko mu rwego rwo kurindagiza ubutabera bwo muri Afrika y’Epfo, bwakurikiraga ubu buhotozi, hahimbwe amakuru yo kurindagiza abakora iperereza. Aha rero u Rwanda rwifashishije umucancuro w’Umunyamakuru Andrew MWENDA, rwahimbye ikinamico y’uko Patrick KAREGEYA, byashoboka ko yaba yarazize amakimbirane yari hagati ye n’abakunzi b’umuhanzi Jean Christophe MATATA, ngo bapfaga umugore (ihabara). Inkuru dusoma ku igihe.com, igaragaza kuyobya uburari k’uyu mucanshuro wa Leta ya Kigali, iyi nkuru kandi akaba yarayanditse no mu ndimi z’amahanga, mu binyamakuru bitandukanye.
Si Colonel Patrick KAREGEYA wishwe na Leta ya Kigali –inkiko za Afrika y’epfo zarabyemeje-; maze iyi Leta ikifashisha itangazamakuru, n’ubuhamya bupfuye mu kwerekana ko uwishwe, azize ibibazo yari afitanye n’ihabara ryaba ari naryo ndetse ryamwivuganye. Aha usanga iyi Leta ihindutse uburanira, uwo ivuga ko yahitanye nyakwigendera; mu marangamutima menshi ikerekana ko uwishwe yari abikwiye, kubera ibyo yahowe n’iryo habara. Izi mpuhwe za bihehe, Leta ya Kigali igirira Abari n’Abategarugori, mu rwego rwo kuyobya uburari bw’ubuhotozi bwayo, ni kamwe mu karango k’inshundura z’ubutabera-macuri, buganje mu urwa Gasabo!
Ubusambanyi nk’urushundura rwo kwigizayo bamwe ku mpamvu z’ishyari rya bamwe bo mu nda y’ingoma!
IKIBAZO CYA BA MINISTIRI JOSEPH HABINEZA NA EVODE UWIZEYIMANA
Inshundura z’ubutabera-macuri mu Rwanda rw’Inkotanyi, ntizitegwa gusa n’ishyaka riri ku butegetsi ;ahubwo n’udutsiko tw’abantu ku giti cyabo, cyangwa umuntu ku giti cye, bashobora gutega izi nshundura. Ibi bikunze ahanini kuva ku ishyari rya bamwe, batifuriza abandi gukamirwa n’ingoma. Amafoto agaragaza imico idahwitse ya Ministiri Joseph HABINEZA, yatangajwe n’Ikinyamakuru Le Prophete.fr, kitavuga rumwe n’ubutegetsi, kuwa 13 Gashyantare 2011 ;birangira bibaye impamvu zo kwegura kwa HABINEZA, kuwa 16 Gashyantare 2021. Igitangaje cya Kigali na none, ni uko aya mafoto y’urukozasoni, yari yarafashwe imyaka itatu mbere yaho, muw’2008.
Abahaye Ikinyamakuru leprophete.fr iyi nkuru y’amafoto –cyari kiyanyoteye kandi kitaribubure kuyatangaza akaba n’inkuru ya kimomo nk’ikinyamakuru gikunzwe- si ubutabera bwari bubaraje ishinga, kuko iyo buba bwo bitajyaga gutwara imyaka itatu ngo bayatangaze! Ahubwo ibi byavuye ku ishyari uyu ministiri w’umuhutu kandi ukunzwe cyane, yari afitiwe n’abandi bo mu nda y’ingoma, bamuhekenyeraga amenyo, kandi bagaterwa ikirungurira, no kubona umuhutu wiyakiriye mu nzego zo hejuru z’ubuyobozi bw’igihugu, wiyemeye kandi ukunzwe na Prezida wa Repubulika, mu ngoma yitwa ko ari iy’Abatutsi.
N’ubwo ikibazo cya Evode UWIZEYIMANA, cyenda gusa n’aho kibusanye n’ubusambanyi ;nyamara nacyo nticyabura muri iyi ngeri, kubera ko nacyo kerekeza ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina cy’uwarigiriwe w’umugore. Evode UWIZEYIMANA nawe yatezwe umugore ushinzwe umutekano, wamusatse nk’uko bisanzwe, ariko agira atya amukanda ubugabo, maze UWIZEYIMANA mu kubabazwa umubiri mu buryo butunguranye, asunika wa mugore amurundurira hasi ;ari byo byaje gupapirwa ko yamusunitse, kubera ko yangaga ko amusaka nka Nyakubahwa ! Kuwa 7 Gashyantare 2020, byaje kumuviramo kwegura ku mwanya w’ubuministiri. Gusa imikorere nk’iyi yo kwifashisha abagore, ngo biteze ihohoterwa, riribuzamure amarangamutima ;hagamijwe ubugambanyi no gushyira mu kaga abahimbiwe ibyaha, ni uwundi muco mubi wo kugira abagore ibikoresho, by’imigambi y’ubutabera-macuri.
Ubusambanyi nk’urushundura rwo gusenya ingo z’abana b’ingoma bageze igihe cyo kuribwa nayo ubwayo !
FPR-Inkotanyi nk’izindi ngoma z’igitugu zose, iri mu gihe kizwi ku mpinduramatwara zose zagize ibibazo, ko zigera igihe runaka zigatangira kurya abana bazo. Iyi mvugo ya Revolution kurya abana bayo (Like Saturn, The Revolution Devours its Children) ikaba yarashyizwe ku mugaragaro bwa mbere muw’1789, mu gihe Impinduramatwara izwi cyane y’u Bufransa, nayo yari itangiye kurya abana bayo, nk’ibyo FPR-Inkotanyi irimo ikora ubu. Mu kurya abana bayo rero, Impinduramatwara ya FPR-Inkotanyi, yamaze gupfubira no kurumbira Abanyarwanda ;ntitangwa no gusenya ingo z’abana bayo ,baba bageze igihe cyo kuribwa !
IKIBAZO CYA KALISA MUPENDE.
Byarahwihwishijwe ko KALISA MUPENDE, wakoze imirimo ikomeye y’icungamari mu biro bya KAGAME, akayobora BRD, akaba yaranafatwaga nk’umwana wa KAGAME yirereye, nyuma akaza kumuhotorera muri gereza yari amazemo imyaka 10, kuwa 20 Nzeri 2021 ; kubera amabanga yo mu nda y’ingoma yagombaga kujyana kubikanwa nawe ikuzimu, yasenyewe n’urugo igihe yari agifunze. Ibi byo gushyirwa ku gatebe, gukeneshwa, gufungwa cyangwa kumeneshwa, maze umufasha wawe agashakirwa undi umurongora, bikaba byeze cyane kuri iyi ngoma ya FPR-Inkotanyi. Gufata umugore akagirwa igikoresho, cyo kumvisha ku buryo bwimazeyo, uwajugunywe n’ingoma, bamushyingira ku ngufu undi mugabo, agata urugo rwe yubakanye n’uwo bakundanye, yagombaga kurubungabuga mu gihe mugenzi we ari mu bibazo; byitwa ubutabera bugiriwe wa mugore, mu myumvire y’Inkotanyi, ariko mu kuri kwamye ni bwa butabera-macuri, twakomeje gukomozaho!
Ubusambanyi nk’urushundura rwo gushyira ku gitutu umunyamahanga ukorana bya hafi n’ingoma ya FPR-Inkotanyi, wafashwe amafoto y’urukozasoni ;akayakangishwa ibyo agomba kwitwararika, ngo ibye bidashyirwa ku mutangaro bikamwononera izina, cyangwa bikamushora mu nkiko.
Ni kenshi byagiye bijujurwa ko inzego z’ibanga za FPR-Inkotanyi, zaba zijya zishyira ku gitutu, abanyamahanga bamwe na bamwe, ziba zateze imitego y’ubwiyandarike, hifashishijwe abari n’abategarugori! Aba banyamahanga bakomeye iyo bamaze kwerekwa amafoto, abashinja ubwiyandarike mpuzabitsina, ashobora gutangazwa bikabagiraho ingaruka zikomeye, zo gutakaza intambwe bari bamaze kubaka mu buzima bwabo, bitaretse ndetse no kuba bashorwa mu nkiko, Kigali isigara ibakoresha ibyo yishakiye.
Inkuru dusoma mu kinyamakuru glpost.com, ni urugero rw’umugore Olga MUGEGE, wirukansweho n’inzego z’ibanga za Kigali, ngo azifashe gufata amafoto y’urukozasoni, y’umudiplomate wa kimwe mu bihugu by’ibihangange i Kigali, wari inshuti iryamana n’uyu mugore. Uyu mugore yarabyanze, bakomeza kubimuhata, nyamara yanga kubera intati umukunzi we; kugeza abihotorewe kuwa 17 Ugushyingo 2018.
Na none mu nkuru dusoma ku ikinyamakuru igihe.com, baragira bati “amafoto yashyizwe hanze agaragaza Clinton yaryohewe, ari kunanurwa imitsi mu rugendo rwaganaga mu Rwanda!” Iyi nteruro yanditswe n’Ikinyamakuru igihe.com, isobanuye byinshi ku gihugu kizwiho ishyaka ryo kureshya ibihangange bikakigenderera, nyuma bakabigusha mu mikino y’urukozasoni, amafoto afashwemo akazaba ayo gushyira igitutu kuri ibyo bihangange, ngo bigire icyo bifasha mu nyungu za Kigali… Iyo wumva ngo ba Nicolas SARKOZY baje gukorera amasabukuru y’amavuko yabo mu Rwanda, nyuma ukabona bakoreshwa n’u Rwanda, nk’ihene iri ku kiziriko, hari igihe biba bifite icyo bihatse! Kwifashisha muri uwo mukino abari n’abategarugori, bikaba ari ukubatesha agaciro bikomeye, iyo hageze ko bahamagarwa mu gushyira igitutu kuri ibyo bikomerezwa, ni bwa butabera-macuri bwa FPR-Inkotanyi.
Ubusambanyi nk’urushundura ruganisha ku ngo zubakiye ku mpamvu za politiki, no guhindura burundu ingo zimwe na zimwe abambari b’ingoma ya FPR-Inkotanyi bya burundu !
Iyi ngingo yo iteye igishyika byimazeyo, kubera ko ivuga ku busambanyi bubera mu biro by’umukuru w’igihugu; bikaba ndetse akenshi bikorwa nawe ubwe bwite! Bivuga kandi ku mahano nk’ayo mu rugo rw’umukuru w’igihugu; ari byo biganisha kuri wa mwera uva i bukuru, ugomba gukongera byanga bikunda!
Inkuru y’umunyamideli Alexia MUPENDE, waba yarahotorewe amaherere, ngo umukunzi we akunde yisanzurweho n’umukobwa w’umukuru w’igihugu; waje no kumurongora, yateye benshi igishyika nk’uko tubisoma mu nkuru y’urubuga rpfgakwerere.org, uyu mwana w’umwali akaba yaravukijwe ubuzima, ngo hashoboke urugo rw’umukobwa w’umukuru w’igihugu, mu nzozi cyangwa imigambi y’abashinzwe kubungabunga ubusugire bw’ingoma n’umuryango w’uwayimye!
Mu biro by’umukuru w’igihugu, havugwa kandi ubusambanyi bukabije, maze abari bamaze guhindanywa, bagashakirwa abagabo bo kubagumisha mu ruziga rwizewe, ngo hato amabanga y’amahano akunde abungwabungwe. Ubukwe bw’umujepe Liyetona Emmanuel NIYONSHUTI, warongoye Teddy MPINGANZIMA MUGABO, umukobwa wateshejwe umukunzi we Robert HABIYAKARE -mu buryo bumwe n’ubwo Bertrand NDENGEYINGOMA yateshejwe umukunzi we-. Ibyagiriwe Teddy MPINGANZIMA MUGABO; byaba byarashingiye ku mpamvu zo kuba gusa, umukuru w’igihugu yari yarigaruriye uyu mwari, mu mikino y’urukozasoni, imikino itarabuze no gukorerwa abandi bavandimwe b’uyu mwari, nk’uko tubyisomera ku rubuga rwa rpfgakwerere.org.
Niba mu biro nimero ya mbere mu gihugu cy’u Rwanda, habera amahano nk’aya, atesha agaciro umwari n’umutegarugori, agasenya ingo, agasenya imishinga y’urukondo nyakuri, akavutsa ababyiruka ubuzima bazira gusa kuba mu rukundo…; ubwo mu bindi biro bisigaye habera ibiki!? Ngurwo u Rwanda, ngutwo uturango tw’inshundura z’ubutabera-macuri, bw’Ingoma ya FPR-Inkotanyi!!
UMWANZURO
Nk’uko tumaze kubibona haruguru aho, inzego z’ibanga za Leta ya Kigali ziba zifite idosiye y’ibanga zibikiye buri umwe ;zikaba zayibyutsa igihe bibaye ngombwa, ko uwo wayibikiwe agomba kwigizwayo, kwibasirwa, gufungirwa amaherere, kwangazwa, guhotorwa… Birashoboka ko amadosiye amwe n’amwe ahimbwa, ugomba kuyahimbirwa ageze mu gihe cyo kwerekwa igihandure n’ingoma. Gusa kuri iyi nshuro, ntitwashatse kuburanira, abashobora kuba bararanzweho n’imico mibi, wenda yaba inibasira abari n’abategarugori, mu gihe bakiri mu bihe byabo by’ubuki n’Ingoma ya Kigali. Nyamara uko byagenda kose, kubika ibyaha bihohotera abari n’abategarugori, hakingirwa ikibaba ababikora ;mu ntumbero yo kuzifashisha uwabikoze, ari uko atakibyumva kimwe n’ingoma, nabyo si ubutabera, ni bwa butabera-macuri, twasobanuye twanzika.
« Ibi twabonye mu ngero zo haruguru ni ibihamya ndakuka, ko umwari n’umutegarugori muri politiki ya FPR-Inkotanyi ari igikoresho cya politiki ;ihohoterwa rye rikaba rihabwa umugisha, iyo urikoze akirebwa ryiza n’ingoma, rikaba gusa ikibazo ari uko uwarikoze yagiranye ubwumvikane buke n’ingoma ya FPR-Inkotanyi, rikaba ryanagirwa urwitwazo mu kurenganya urigeregerekwaho ku maherere ! Nyamara se u Rwanda rusiba kuririmbwa n’amahanga; ko rwateje umwari n’umutegarugori imbere, mu guharanira uburenganzira bwe busesuye, mu bwiganze mu myanya y’abafata ibyemezo… !!? »
Tuzasubire mu bice bitatu byacu bisigaye. Nyuma y’iki gice cya mbere twise « Ubusambanyi », igice cya kabiri kizitwa « Ubujura », icya gatatu cyitwe « Jenoside, – kuyikora, kugira ingengabitekerezo yayo, no kuyipfobya- », noneho icya kane ari nacyo cya nyuma cyitwe « Iterabwoba –gukorana n’imitwe y’iterabwoba, guhungabanya umudendezo w’abanyagihugu, kugambanira umukuru w’igihugu no guteza imvururu muri rubanda.»
KURASA NO GUKUBITA UMUTURAGE NI UKUGAMBANIRA IGIHUGU || KUVUGA KO BARWANYA POLISI SIBYO- DR KAYUMBA
Karasira ati: Abantu baricwa bakanakorerwa iyicarubozo areba/Rachid arabishimangiye
Dallaire yanditse igitabo yishyira hanze: Jean.J. Bosco ari mubamwakiriye muri 93
Jean-Jacques Bosco yari umunyamakuru kuri Télévision y’u Rwanda. Ari mw’itsinda ryakiriye Dallaire ngo bamubaze.
Nyuma ya 94 Dallaire ageze muri Canada, yakiriwe nk’intwari, ndetse bamugira Sénateur. Ariko umutima uranga, arahahamuka.
Jean Jacques Bosco nawe ari muri Canada. Ibiba kuri Dallaire, arabikulikira umunsi ku wundi. Hanyuma rero yasomye n’igitabo cye.
Ibyo byose iyo abikomatanije, asanga Dallaire yari Gatumwa wo mu rwego rwo hejuru.
SINIGEZE NSABA IMBABAZI MU IZINA RY’ABAHUTU || ABARWANYA UBUTEGETSI NABAKOMERA AMASHYI – RUCAGU
U RWANDA N’UBURUNDI: IBIHANO KU BAKOZI BO MU NGORO Z’ABAKURU B’IBIHUGU BYOMBI BIRABUSANYE CYANE!
Yanditswe na Albert MUSHABIZI
Mu nkuru dukesha urubuga rwa Radiyo Ijwi ry’Amerika iratubwira ko abakozi bo mu nzego zo hejuru, bakorera mu Ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, kuva kuwa mbere taliki ya 16 Kanama 2021, babaye bahagaritswe mu kazi mu gihe kingana n’iminsi 15. Aba bakozi barimo nk’abo mu ishami ry’itangazamakuru n’abandi, barezwe amakosa yo gukererwa ku masaha y’akazi batabimenyesheje, cyangwa ngo babihererwe uruhusa. Amakuru ava mu biro by’umukuru w’igihugu mu Burundi bizwi kw’izina rya Ntare Rushatsi, asobanura ko ibiro abo bakozi bakoreragamo imiryango ifunze. Icyo cyemezo ngo kikaba cyafashwe n’umukuru w’igihugu ubwe.
Uwabashije kwibonera n’amaso ye, ibiro by’Abajyanama bamwe bo kwa Prezida, nk’ushinzwe ishami ry’itangazamakuru Willy NYAMITWE, ushinzwe gutegura ingendo z’umukuru w’igihugu Godefroid BIZIMANA, uwahoze ari umuvugizi w’umukuru w’igihugu Jean Claude KARERWA NDENZAKO n’abandi… yabwiye Ijwi ry’Amerika ko ku nzugi z’ibyo biro hamanitseho amatangazo amenyesha ko :”abo bategetsi bazongera kuboneka ku biro byabo, nyuma y’iminsi 15, uhereye kuwa mbere taliki ya 16 Kanama 2021.”
Abandi barebwa n’iki cyemezo, nk’uko amakuru yizewe yakomeje kugera ku Ijwi ry’Amerika, bakaba ari Albert NASASAGARE, wahoze akuriye abaherekeza Umukuru w’Igihugu, Jean Marie RURIMIRIJE, Pascal BARANDAGIYE wahoze ari Ministiri w’Ubutabera, na Colonel Firmin MUKWAYA. Abo bose uko ari 8, itegeko rikaba ryerekana ko ari Abajyanama mu mashami atandukanye kwa Prezida Evariste NDAYISHIMIYE… Uwafashe iki cyemezo amaze kubyumvikanaho n’umukuru w’igihugu, akaba ari Bwana Gabriel NIZIGAMA Umujyanama mukuru mu bya gisivile; nyuma y’uko yari amaze gutambagira ibiro bigize Ingoro y’Umukuru w’Igihugu ya NTARE RUSHATSI.
Ibihano byo gukebura bya “Leta-Mvyeyi, Leta-Nkozi” mu Ingoro y’Umukuru w’Igihugu ya NTARE RUSHATSI!
“Leta-Mvyeyi, Leta-Nkozi”, niko kazina iyi Leta iyobowe na Prezida Evariste NDAYISHIMIYE yayihaye, akimara kurahirira kuyiyobora. Iri zina ryiza iyi Leta yiyaturiyeho, ryari iryo kuyibera umuyoboro wo guharanira gukora byose, mu nyungu z’Abanyagihugu, abana b’u Burundi. Ibi bihano byatangiwe mu biro numero ya mbere by’igihugu, ni ibihano byo gukebura abaguye mu makosa yo kwirara; kubera ko nta ntungane, ariko kandi biranagaragaza ko iyi “Leta-Mvyeyi, Leta-Nkozi” ntawe itonesha, cyangwa ngo abe hejuru y’amategeko, kubera umwanya runaka. Uyu mubare w’abakozi 8 bahaniwe rimwe, baguwe gitumo, ku mugaragaro, nabyo byerekana ko muri ino Leta nta bakozi bakora ku rwego rumwe, nyamara barimo abavuna umuheha bakongezwa undi, batarebwa n’ibihano ku makosa bakora ayo ari yo yose, n’abakorera kuri baranyica nk’inyana z’intsindirano, bashobora guhanirwa amakosa yabo. Iki gitsure cya “Leta-Mvyeyi, Leta-Nkozi” kandi ni n’igihamya, cy’uko iyi Leta, ihangayikishijwe n’imyitwarire cyangwa se umusaruro w’abakozi, bashobora guhemberwa ibyo batakoreye.
Ibihano byo gutimbagura, guhungeta, kumenesha no guhotora, mu Ingoro y’Umukuru w’Igihugu y’URUGWIRO!
Tumaze kwiyumvira inkuru y’urugero rumwe, rw’uko mu Ingoro y’Umukuru w’igihugu cy’u Burundi ya NTARE RUSHATSI, hahanwa abakozi baguye mu makosa. None mu Ingoro y’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda y’URUGWIRO ho byifashe bite!? Mu gihugu cy’u Rwanda akazi ni ubukonde, kukageraho ni iturufu, bitandukanye n’ubushobozi cyangwa kugatsindira, mu buryo bwagiweho impaka zinganyisha amahirwe abanyagihugu, cyangwa se mu gutsinda ikizamini kigahiganirwa, ukanikira abandi.
Mu gihugu cy’u Rwanda iyo udahawe akazi ku iturufu y’ikimenyane, ugahabwa kubera ko ubushobozi bwawe bwifuzwa, gusa ukazasanga inshingano zawe zivangwamo cyane; akenshi ndetse ukaba ushobora no gufata ibyemezo wahatiwe, bikwitiririrwa, kandi bihabanye n’umutima-nama wawe. Indi turufu yo kubona akazi mu Rwanda, cyane cyane mu nzego zo hejuru, ni ukujijisha kwa Leta y’Inkotanyi; ko Abanyarwanda bose basangiye ibyiza by’igihugu. Ugasanga nk’umuntu ari mu mwanya, kubera gusa ko ari ishusho y’ubwoko bw’abahutu, bw’abatwa, ishusho y’uwahungutse ava mu mashyamba y’icyahoze ari Zayire, ishusho y’uwahoze arwanyiriza Inkotanyi mu buhungiro, Ishusho ya mwene wabo wa hafi n’ibikomerezwa byo mu ingoma zabanjirije FPR…
Ibi rero byo gutanga akazi mu buryo nk’ubu; ni nabyo bigira ingaruka zo kuba wagafatwaho nabi, mu buryo bwo kurengeera butubahisha umunyagihugu, cyangwa ukaba wagakurwaho uhabwa ibihano by’ubugome bw’ikirenga busanzwe buranga ingoma ya FPR-Inkotanyi, ibihano bihabanye n’ibihabwa abakozi ba “Leta-Mvyeyi, Leta-Nkozi” y’u Burundi!
Ingero zikurikira ni nke muri nyinshi cyane, mu bihano bifatirwa abakozi bo muri Prezidansi ya Leta ya FPR-INkotanyi yo mu RUGWIRO; nyamara amakosa yabo atagize icyo atandukaniyeho cya cyane, n’ayo tubonye haruguru ku ruhande rw’u Burundi:
- Bwana Assiel KABERA wari Umujyanama Mukuru mu ibya Politiki, mu myaka ya 1998-2000, mu Ingoro y’umukuru w’igihugu yo mu RUGWIRO, yahanishijwe igihano cyo guhotorwa; ku cyaha cyo kuba yari yanze gusinya impapuro z’amacakubiri no kwibasira bamwe mu Banyapolitiki bagenzi be. Iki cyaha akaba yaragikoreye uwahoze ari Visi-Prezida akaba na Ministiri w’Ingabo General Paul KAGAME; wahindukiye akamuhanisha kumuhotora mu ijoro ryo kuwa 5 Werurwe 1998. Nk’uko tubisoma mu nkuru y’urubuga rwa jkanya.free.fr, mu nkuru y’Ikinyamakuru UMUVUGIZI yateruwe, General Paul KAGAME yari yamuburiye, ko kuba yanze gusinya izo nyandiko z’urukozasoni; atazatinda kumenya ko yibeshye. Ubu buhotozi bwanditsweho na benshi, kandi bose bahuriza ku muhotozi n’impamvu z’ihotorwa; naho imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, ndetse n’umuryango bwite wa Nyakwigendera bakomeje gusaba amaperereza n’ubutabera, na n’ubu amaso yaheze mu kirere.
- Dogiteri David HIMBARA wari Umunyamabanga Mukuru Wihariye wa Prezida KAGAME kuva muw’2000-2002, nyuma kuva muw’2006-2009 akaba Ukuriye Ishami rya Politiki z’ibikorwa n’imigendekere yabyo (Head of Strategy and Policy) muri Prezidansi na none; yaje kumeneshwa muri gakondo ye, ku cyaha cy’uko yahanuye Prezida KAGAME ko “ibarurishamibare ritekinitse mu bipimo by’ubukungu bw’igihugu” ari ukwiyobya, kurusha uko waba uyobya amahanga uhangika ko ubukungu bw’igihugu butumbagira. Prezida KAGAME akaba yararakariye HIMBARA cyane, kubera ko atari yemerenyijwe n’ibipimo by’ubukungu, by’ibinyoma bikuza u Rwanda, byari bimuritswe na Ministiri James MUSONI, wari uw’Imari n’Imigambi y’Ubukungu icyo gihe. Ibintu byakomeje kuba nabi, maze yigira inama nzima; naho iyo atinda gake ntakize amagara, ubu nawe tuba tumwita nyakwigendera!
- Dogiteri Emmanuel GASAKURE wari Umuganga bwite n’Umujyanama w’Umwizerwa Ushinzwe Ubuzima bwa Prezida KAGAME, Kuva muw’2003-2014. Muw’2012, ubwo GASAKURE yari kumwe na KAGAME mu ruzinduko muri UGANDA, akurikiranira hafi ubuzima bwe, yakorewe umupango n’abari kumwe nawe batamwiyumvamo, yibwa impapuro na mudasobwa by’akazi birimo amabanga y’ubuzima bwa KAGAME; ngo bizabe impamvu yo kumushinja uburangare buturuka ku businzi. Ntibyaciriye aho, muw’2014 ubwo na none GASAKURE yari kumwe na KAGAME mu ruzinduko mu Bwongereza, akurikiranira hafi ubuzima bwe, yatinze gusubiza ikibazo yari abajijwe na KAGAME; maze nyuma y’umujinya w’umuranduranzuzi KAGAME ategeka ko, GASAKURE yoherezwa i Kigali uruzinduko rutarangiye, akamutegererezayo ngo bazibonanire –kubyenga iminyagara-. GASAKURE yatashye urugendo rutarangiye afungirwa iwe mu rugo kuwa 28 Ukwakira 2014. Iyo niyo yabaye intango y’inzira y’umusaraba; yagejeje kuguhotorwa kwe muri gasho ya polisi, by’amanzaganya kuwa 25 Gashyantare 2015, azize kwibwa impapuro na mudasobwa no gutinda gusubiza ikibazo cya Nyakubahwa… nk’uko tubisoma ku rubuga rwa rpfgakwerere.org.
- Bwana Kalisa MUPENDE wari Umuyobozi Mukuru w’Icungamali muri Prezidensi, muw’2008 yigeze gukorerwa igikorwa cy’urukozasoni n’Umuyobozi we Prezida KAGAME, amukubita inkoni zitagira ingano; amuziza gusa ko ngo yaba yaribeshye iduka yaguzemo amarido yakoreshejwe mu imwe mu nzu yari imaze kuvugururwa mu RUGWIRO, maze akazana amarido atarashimishije Prezida KAGAME. David HIMBARA, wari uhibereye –dore ko Prezida yategetse abakozi bo muri Prezidansi bose kuza kumushagara muri icyo gikorwa yumvaga kimuha ikuzo- KAGAME ubwe ahondagura inkoni zitagira umubare KALISA MUPENDE, yatangaje mu nkuru dusanga ku muyoboro wa Youtube, kuva ku munota wa 52, ko cyari igikorwa giteye ubwoba cyane, ku buryo we ubwe byamurenze amarira akamushoka!
Ngibyo ibyo mu RUGWIRO rw’i Rwanda, aho Umuyobozi Mukuru w’Icungamari, akubitwa imbere y’abakozi bakuru bagenzi be, mu biro nimero ya mbere by’igihugu! Agakubitwa na Prezida wa Repubulika ubwe; mu gihe nta na hamwe mu gitabo cy’amategeko ahana yo mu Rwanda, umuturage ukekwa cyangwa se wahamwe n’icyaha akubitwa inkoni! Gukubitwa iz’akabwana kaneye mu rugo, nyuma ugafungirwa amaherere, kuzageza baguhotoreye muri Gereza.
Inkuru nyinshi zivuga ko amatama y’Abagenerali bo mu Rwanda, ngo yaba yaratumbye kubera inshyi za KAGAME; nyamara uhereye kuri iki gikorwa cy’urukozasoni cyo mu RUGWIRO, nta kabuza ko izo nkuru zivuga ukuri!
Aimable Karasira ngo nta butabera yizeye mu Rwanda
U Burundi burasaba u Rwanda kubuha Gen Niyombare
Leta y’U Burundi irasaba Leta y’u Rwanda kuyiha General Major Godefroid Niyombare, umukuru w’abashatse guhirika ubutegetsi mu mwaka w’2015, nk’uko icyo gihugu giheruka kohereza i Bujumbura abantu 19 biyemerera ko bari abarwanyi barwanya leta y’Uburundi.
Ni iki kigenza abasirikare bakuru ba Uganda mu bihugu by’akarere?
Yanditswe na Arnold Gakuba
Amakuru dukesha Ikinyamakuru “Ujasusi” yasohotse kuri uyu wa 18 Kamena 2021, atarangiza ko ku wa gatandatu tariki ya 14 Kamena 2021, Umukuru w’ibiro by’ubutasi bya Uganda, Jenerali Majoro Abel Kandiho yagiriye uruzinduko mu Burundi, aho yaganiriye na Perezida Evariste Ndayishimishe w’icyo gihugu ku ngoro ya perezida i Gitega. Umuyobozi mukuru w’ingabo z’igihugu cya Uganda (UPDF) ndetse n’Umuyobozi mukuru w’ubutasi bwa gisirikare (CMI) na we yahuye n’abasirikare bakuru b’u Burundi.
Nk’uko byatangajwe na perezidansi y’u Burundi, Perezida Ndayishimiye Evariste n’umushyitsi we bagiranye ibiganiro byibanze cyane ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi, u Burundi na Uganda.
Jenerali Abel Kandiho n’abamwakiriye banaganiriye ku iterambere ry’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano aherutse gusinywa hagati y’u Burundi na Uganda, yo kubaka umuhanda uzahuza Uganda n’u Burundi unyuze muri Tanzaniya, mu ruzinduko yagiriye muri Uganda ubwo perezida Evariste Ndayishimiye yitabiraga umuhango wo kurahira kwa Perezida Yoweri Museveni wabereye Kololo ku ya 12 Gicurasi 2021, anaboneraho kugirira uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Uganda. Muri urwo ruzinduko, ba perezida Ndayishimishe na Museveni bagiranye ibiganiro kuri byinshi, kandi ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano menshi yo guteza imbere ubufatanye mu iterambere n’ishoramari hagati ya Kampala na Bujumbura.
Ikindi kandi, Jenerali Majoro Abel Kandiho yamenyesheje Perezida w’u Burundi ko Perezida Yoweri Museveni yamaze kuganira na mugenzi we wo muri Tanzaniya, Samia Hassan Suluhu kuri gahunda yo gutangira imirimo yo kubaka uyu muhanda ibi bihugu bihuriyeho. Aba bayobozi bombi banaganiriye ku bijyanye n’amahoro n’umutekano mu karere ndetse n’u Burundi. Yoweri Museveni mu butumwa bwe yavuze kandi ko Uganda izaguma gushyigikira guverinoma y’u Burundi mu gushimangira amahoro muri iki gihugu.
Ikinyamakuru “The New Vision” cyo kiratangaza ko abayobozi ba Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda batangaza ko inzinduko za Jenerali Ivan Koreta na Jenerali Kandiho boherejwemo na perezida Yoweri Museveni ari ubutumwa budasanzwe barimo mu mahanga. Ibi bikaba byerekana ko Uganda yiyemeje guteza imbere umubano wayo n’ibindi bihugu.
Icyo Kinyamakuru kirakomeza kivuga ko Perezida Yoweri Museveni yohereje abasirikari babiri bakuru mu butumwa bwihariye mu mahanga, buri wese muri bo atanga ubutumwa bwihariye kuri mugenzi we Perezida w’u Burundi n’uwa Mozambique. Jenerali Ivan Koreta yoherejwe muri Mozambike, mu gihe Umuyobozi mukuru ushinzwe iperereza rya gisirikare (CMI), Jenerali Majoro Abel Kandiho yagiye mu Burundi.
Jenerali Ivan Koreta, ku wa mbere tariki ya 9 Kanama 2021 yahuye na Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi i Pemba, mu Ntara ya Cabo-Delgado. Mu biganiro bagiranye, Jenerali Ivan Koreta yerekanye ko Uganda yiteguye gufasha Mozambike kuva mu bibazo arimo guhura nabyo, birimo kwibasirwa n’iterabwoba, aho inyeshyamba zigaruriye ibice bimwe na bimwe bigize icyo gihugu bikaba byaratumye Perezida Filipe Nyusi asaba ubufasha bw’amahanga mu kurwanya izo nyeshyamba zagenzuraga uturere dutanu two mu Ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru y’iburasirazuba bwa Mozambique, aho zahitanye abaturage benshi b’inzirakarengane, abandi bakavanywa mu byabo.
Abayobozi ba Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda basobanuye ko uruzinduko rwa Jenerali Ivan Koreta na Jenerali Majoro Abel Kandiho muri Mozambique no mu Burundi, ari izo ku “rwego rwo hejuru” kandi zinareba ku mibanire myiza Uganda ifitanye na Maputo na Bujumbura.
Hagati ya Uganda n’u Burundi, habayeho kungurana ibitekerezo mu nzego zitantukanye. Uruzinduko rwa Perezida Museveni na Perezida Nkurunziza rwashimangiye umubano w’ibihugu byombi kandi ruha icyizere umuryango w’ubucuruzi mu bihugu byombi. Ibihugu byombi bigize umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, bityo rero bikaba biteza imbere ubumwe bw’akarere.
Ibihugu byombi -Uganda n’u Burundi- byohereje ingabo muri Somaliya mu rwego rw’ingabo zishinzwe kubungabunga amahoro (AMISOM). Hari kandi Urwego rw’ibihugu byombi mu bufatanye na Komisiyo ihoraho ihuriweho n’ibihugu byombi. Amasezerano menshi y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi yaganiweho kandi ashyirwaho umukono. Muri yo harimo ay’ubuhinzi, ubwikorezi, uburezi, ubuzima, umutekano, ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ishoramari. Umubano w’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi ukomeje kugenda neza. Ubu u Burundi ni kimwe mu bihugu bitumiza ibicuruzwa byinshi muri Uganda. Igihe igihugu cy’igituranyi cya Uganda aricyo Rwanda gikomeje kwigunga no kwikoma Uganda no gufunga imipaka ihuza ibyo bihugu byombi, Uganda n’u Burundi byo birakataje mu gushimangira mubano w’ibihugu byombi ushingiye ku mutekano, amahoro n’iterambere.
Emmanuel Ntoragurwa agiye kwitabaza inkiko ku bakoresheje ifoto ye bamwitirira uwishe umupadiri mu Bufaransa
Umuturage wo mu karere ka Ngororero, Emmanuel Ntoragurwa yavuze ko agiye kwitabaza inkiko kugira ngo arenganurwe. Ni nyuma y’uko avuga ko abangamiwe no gushinjwa icyaha cyo kwica umupadiri mu Bufaransa kandi nta cyaha yakoze. Ntoragurwa avuga ko kuba harakoreshejwe ifoto ye bimwangiriza isura na sosiyete abarizwamo.
Ruracyageretse hagati ya Eugène Richard Gasana na Leta y’u Rwanda!
Yanditswe na Arnold Gakuba
Kuki ibyarezwe Ambasaderi Gasana Eugène Richard, INTERPOL (Ikigo gishinzwe guhuza polisi z’ibihugu kurwanya ibyaha ndengamipaka) itabyitayeho?
Gasana Eugène Richard muri politiki: umubano wihariye n’umuryango wa Paul Kagame
Gasana Eugène Richard azwi na benshi mu Rwanda cyane cyane ku mubano wihariye yari afitanye n’umuryango wa Paul Kagame kandi akaba yaragize akamaro gakomeye mu ntambara yashojwe na FPR-Inkotanyi. Ubwo FPR-INKOTANYI yatangiraga urugamba, Gasana Eugène Richard yabaga mu Budage aho yakoze umurimo ukomeye wo kuyifasha muri dipolomasi na politiki ku magabane w’Uburayi.
Gasana Eugène Richard ntiyari muri FPR-INKOTANYI gusa nk’umurwanashyaka n’umunyapolitiki, ahubwo yari n’inshuti y’umuryango ku buryo yarebereraga abana ba Paul Kagame babaga muri Amerika. Kuva aho Paul Kagame ahinduriye itegeko-nshinga muri 2015, agamije kwiyimika ku butegetsi ubuziraherezo, Gasana Eugène Richard yaba yarabaye mu ba mbere batabishyigikiye. Ingaruka yabaye ko muri 2016 Gasana Eugène Richard yahise yamburwa inshingano ze maze asabwa gutaha mu Rwanda, nyamara we ntiyabikozwa. Guhera ubwo ahita ashyirwa mu gatebo kamwe n’abitwa “abanzi b’igihugu”. Nyuma y’icyizere n’ubucuti bw’imyaka myinshi kuva mu Budage kugera mu Muryango w’Abibumye i New York.
Mu by’ukuri, kuba Ambasaderi mu Muryango w’abibumbye ni umwanya ugaragaza icyizere cyinshi cyagiriwe Gasana Eugène Richard, kuko uwuhawe aba ari Umwe mu nkingi ya mwamba ya diplomasi y’u Rwanda. Nabibutsa kandi ko uretse kuba n’ambasaderi mu gihe u Rwanda rwajyaga mu kanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro kw’isi yazamuwe ku rwego rwa Ministre ndetse ahabwa n’ikipe nini yo kumufasha muri izo nshingano zikomeye zo kurwana kuri Leta y’u Rwanda na Perezida Kagame kubera amafuti ahoraho iyo leta yishoragamo cyane cyane ku bijyanye n’intambara zo mu karere, kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, demokarasi n’ibindi…
Ese ni izihe mpamvu zituma Leta ya Kigali idasinzira kubera Gasana Eugène Richard?
Guhigwa kwa Gasana Eugène Richard kwaba gufite indi mpamvu ikomeye ihishwe inyuma y’ibitanganzwa. Leta ya Kigali ashinja Gasana Eugène Richard kuba yarinjiye muri RNC, ishyaka rya politiki ryashinzwe n’abazi neza Paul Kagame kuko bakoranye igihe kirekire kandi bamwe bakaba baratangiranye n’urugamba. Ibyo byaba bimutera kudashira amakenga umuntu wese bagize icyo bapfa akamutwerera ubufatanye n’iryo shyaka n’iyo bwaba ntabuhari.
Paul Kagame bigaragara ko agenda atakaza amanota mu maso y’abaterankunga be b’imena, yaba adashira amakenga uwahoze amuhagarariye mu miryango w’abibumbye akamubona n’umutobera muri diplomasi no mubatera nkunga barimo n’igihugu nk’Amerika bigaragara ko cyateye umugongo u Rwanda.
Gukeka ko RNC ibanye neza n’uwamufashije kujya ku butegetsi, Yoweri Kaguta Museveni Perezida wa Uganda no kumva ko yanahuye n’uwari umwizigirwa we byarushijeho gutuma amazi arenga inkombe Ambasaderi Gasana ahinduka umwanzi wa mbere w’igihugu.
Inzira z’ubutabera mu kumubuza amahwemo.
Mu kubuza amahwemo Ambasaderi Gasana hakoreshejwe inzira nyinshi zirimo gushaka ibirego birmo gufata ku ngufu, gushaka gufata ku ngufu no gukora ihohotera rishingiye ku gitsina. Tutanasize gusaba umuryango wa Ambasaderi Gasana kwitandukanya nawe. Twabibutsa ko hifashishijwe ibinyamakuru biri hafi y’ubutegetsi hasohowe inyandiko nyinshi bigaragara ko zari zigamije kwangiza izina rye.
Ntabwo byahagariye aho kuko byageze n’aho hatangwa ikirego muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu 2019 aho Ambasaderi Gasana yashinjwe ngo gufata ku ngufu inshuro 2 umukobwa mu 2014! Kugeza ubu rubanza rukaba rutararangira.
N’ubwo abunganira Ambasaderi Gasana bakoze iyo bwabaga bakarwana ku mukiriya wabo ariko Leta y’u Rwanda nayo yakoresheje ingufu zayo nk’igihugu isaba ko Polisi mpuzamahanga (INTERPOL) ishyiraho impapuro zo gufata Ambasaderi GASANA n’ubwo bwose yarimo aburana atihishe ubutabera ndetse aho atuye hazwi dore ko muri iyo minsi yari amaze kubona uruhushya rwo gutura muri Amerika ruhoraho we n’umuryango we.
Ibi byo gushyiraho impapuro zo gufata Ambasaderi Gasana byatumye abamwunganira begera INTERPOL ngo basabe ko impapuro zakurwaho.
Byagenze bite muri Interpol?
Mu nama yayo yo ku ya 28 Kamena 2021 kugeza ku ya 2 Nyakanga 2021, Komisiyo ishinzwe kugenzura amadosiye ya ICPO-INTERPOL, yahuje amadosiye y’usaba Gasana Eugène Richard (Usaba) n’aya Komisiyo y’igihugu cy’u Rwanda ya INTERPOL. Dore muri make urubanza nk’uko rwashyizwe ahagaragara mu cyemezo 117 cya Komisiyo yavuzwe haruguru.
Ikirego: ku ya 16 Gashyantare 2021, Bwana Gasana Eugène Richard yagejeje kuri Komisiyo icyifuzo cyo gutesha agaciro amakuru amwerekeye abitswe muri dosiye za INTERPOL. Nyuma yo kwerekana ibyangombwa byose bisabwa hakurikijwe ingingo ya 30 y’amategeko agenga imikorere ya Komisiyo, icyifuzo cye cyarakiriwe kandi Komisiyo ibimenyesha uwabisabye ku ya 3 Werurwe 2021.
Nyamara ariko, mu gihe cyo kwiga ku kibazo cy’usaba, Komisiyo yagishije inama ibiro bikuru bya INTERPLOL (NCB) by’u Rwanda, Ibiro by’igihugu bya INTERPOL muri Amerika, n’Ubunyamabanga Bukuru bwa INTERPOL hakurikijwe ingingo ya 34 ya Sitati ya Komisiyo, ku itumanaho ry’amakuru ajyanye n’umuntu. Ku ya 7 Kamena 2021, CBN yo mu Rwanda yemeje ko byanyuze mu nzira nyazo ko n’amakuru afite ishingiro kandi itanga ibisubizo ku bibazo Komisiyo yayibajije, ndetse n’inyandiko zibishyigikira. Usaba kimwe na BCN y’u Rwanda bamenyeshejwe ko Komisiyo iziga uru rubanza mu nama yayo nimero 117 kugira ngo igereranye amakuru avugwa.
Hashingiwe ku ngingo ya 35 (3) ya Sitati ya Komisiyo, ukuri ni uko Leta y’u Rwanda yirinze kuvuga kuri politiki mu birego irega Gasana Eugène Richard. Gasana Eugène Richard yamenyeshejwe ko ashakishwa, ko byasabwe na BCN y’u Rwanda binyujijwe ku mushinjacyaha. Gasana Eugène Richard akaba ashinjwa “Gufata ku ngufu, gushaka gufata ku ngufu no gukora ihohotera rishingiye ku gitsina“.
Hashingiwe ku cyemezo cyo kumuta muri yombi cyatanzwe ku ya 27 Nyakanga 2020, Ibyo birego byose biteganijwe mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda. Kuri iki cyifuzo cy’ubutegetsi bwa Kigali, Gasana Eugène Richard yatanze impamvu z’uko:
– Gushakishwa kwe kujyanye na politiki (ibyo Leta ya Kigali ivuga ko ari ibinyoma), bikaba binyuranyije n’ingingo ya 3 y’Itegeko Nshinga rya INTERPOL;
– Gushakishwa kwe bihungabanya uburenganzira bw’ibanze bwa muntu kandi binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu kandi ko bitubahiriza ingingo ya 2 y’Itegeko Nshinga rya INTERPOL;
– Itangazo ry’ishakisha ritatanzwe aho aherereye (kubera ko hazwi) kandi hakaba hari n’ibinyuranye n’ingingo ya 83.2 y’Amategeko ya INTERPOL yerekeye gutunganya amakuru.
– Integuza ishakisha idasobanura neza ibikorwa bigize ibyaha aregwa kandi bitujuje ibipimo bisabwa n’ingingo ya 83.2 y’Amategeko ya INTERPOL yerekeye gutunganya amakuru.
Gasana Eugène Richard akaba arengerwa na:
– Ingingo ya 3 y’Itegeko Nshinga rya INTERPOL ivuga ko “bibujijwe rwose ko Komisiyo yagira uruhare mu bikorwa bya politiki, igisirikare, idini cyangwa ubwoko“.
– Ingingo ya 2 (1) y’Itegeko Nshinga rya INTERPOL iteganya ko Umuryango “ugomba kandi guteza imbere ubufasha bwagutse bushoboka hagati y’abayobozi bose ba polisi mu mbibi z’uburenganzira bukurikizwa mu bihugu bitandukanye kandi hashingiwe ku Itangazo Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu.
– Ingingo ya 11.1 y’amabwiriza yo gutunganya amakuru ateganya ko “gutunganya amakuru muri sisitemu y’amakuru ya INTERPOL bigomba kwemera no kubahiriza amategeko akurikizwa mu biro bikuru by’igihugu cyangwa ikigo mpuzamahanga bigomba kubahiriza uburenganzira bw’ibanze bw’abaturage ni byo bikorwa by’ubushakashatsi hakurikijwe ingingo ya 2 y’Itegeko Nshinga rya Komisiyo n’itangazo mpuzamahanga ry’uburenganzira bwa muntu”.
– Ingingo ya 34, igika cya mbere cy’amabwiriza yo gutunganya amakuru gisaba ko itunganywa ry’amakuru ryemerwa “hakurikijwe amategeko n’amasezerano mpuzamahanga“.
– Ingingo ya 83.2 y’amabwiriza yo gutunganya amakuru ateganya ko “amatangazo yo gushakisha ashobora gutangazwa ari uko hatanzwe amakuru ahagije y’ubucamanza.
Hashingiwe kuri izi ngingo zavuzwe haruguru, umunyamabanga mukuru wa INTERPOL, ku ya 5 Mata 2012, yerekana ko “ku byifuzo byo gushakisha no gukwirakwiza amatangazo asaba ko umuntu yatabwa muri yombi, bisaba gutanga ibimenyetso bihagije bihuza umuntu ushakishwa n’ibyo aregwa”.
Guhuza ibivugwa n’impande zombi
Kugira ngo hakorwe ubushakashatsi bunyuze mu mucyo kuri uru rubanza, Komisiyo yafashe umwanzuro wo kwigira hamwe imiterere ya politiki ivugwa muri uru rubanza, intego yo gutangaza itangazo ryo gushakisha ndetse n’ingaruka bishobora kugira ku burenganzira bwa muntu bwa Gasana Eugène Richard kubera ko zifitanye isano kandi zishingiye ku birego bimwe bifatika, hanyuma usesengure ingingo zijyanye nabyo nyuma.
Ku ruhande rwa Gasana Eugène, abona ko kubera ko gutanga ibimenyetso bigaruka k’uregwa, Gasana Eugène Richard yatanze ibimenyetso byerekana ko uru rubanza rushingiye kuri politiki, nk’umuntu wamaze imyaka irenga makumyabiri akora imirimo ikomeye y’igihugu ariko ko amakimbirane na Perezida Paul Kagame arimo na manda ya 3 ari yo mpamvu yavuyemo kumukoza isoni no kumuhiga. Gasana ashimangira ko ibyo aregwa biteye isoni, ko uyu mugore witwa Benita Uruhisho ufite umuryango ufitanye ubucuti n’umuryango wa Paul Kagame yanditswe nk’umukozi wa Trust Law Chambers, ikigo cy’abunganira abandi mu mategeko cya Paul Kagame, kandi umukunzi we witwa Regis Rugemanshuro ubu uyobora RSSB akaba yari umuherekeza w’umukwe wa Perezida Kagame igihe umukobwa we Ange yashyingirwaga. Ku bijyanye n’aho ikibazo kigeze Guverinoma y’u Rwanda irabizi, cyane cyane ko uru rubanza ruvugwa rwakurikiranywe n’ubucamanza bw’i New York bugasanga nta bimenyetso bihagije.
Ku rundi ruhande, u Rwanda rwashimangiye ko ibirego rushinja Gasana Eugene Richard bishobora gukurikiranwa kubera ko nta rubanza rwaburanishijwe kuko ihame ryo “kutagaruka ku cyarangiye” ryaba ritishwe, kandi niyo hatabaho amasezerano yo kohererezwa abaregwa, Amerika ishobora kumwohereza ku bushake, kuko imaze kohereza abanyarwanda benshi kuburanishirizwa mu Rwanda. U Rwanda rushimangira ko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwakiriye ibirego bishinja Gasana Eugène Richard, kandi ko uwo yakoreye ibyaha atari umwe gusa, ahubwo ko ari babiri.
U Rwanda rwanzuye ko inyandiko y’ibirego n’icyemezo cyo guta muri yombi, byose bishingiye ku makuru yizewe yabonetse kandi akorwaho iperereza n’Ibiro bishinzwe iperereza mu Rwanda ndetse n’ubushinjacyaha bw’igihugu. Kubera icyaha rusange cyakorewe abaturage b’u Rwanda hanze y’u Rwanda, Gasana Eugène Richard yagombye gusubiza ibibazo mu nkiko z’u Rwanda kandi bigomba gikorwa byanze bikunze kugeza yitabye urukiko agahamwa n’icyaha cyangwa akagirwa umwere.
Mu guhuza impande zombi, Komisiyo isanga Gasana Eugène Richard ari umunyapolitiki, ko yirukanwe nyuma y’amakimbirane yagiranye na Perezida Paul Kagame kandi ko aricyo cyatumye yitwa “umwanzi w’igihugu” nk’uko byagaragaye ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ibinyamakuru byo mu Rwanda, cyane cyane nyuma y’ikiganiro yagiranye na Museveni muri Gashyantare 2019.
Hakurikijwe uko ibintu byagiye bikurikirana, dusanga ibintu byarasubiye rudubi mu kwezi kwa Mata 2019, ubwo Gasana Eugène Richard yahabwaga uburenganzira bwo kuba muri Amerika ku buryo buhoraho ndetse akanga n’ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Ikirego kirega Gasana cyashyikirijwe ubushinjacyaha ku ya 14 Mutarama 2020, icyemezo cyo kumuta muri yombi gitangwa ku ya 27 Nyakanga 2020 n’itangazo ry’ishakisha ryo ku ya 14 Kanama 2020. Hashingiwe ku kuba ibyaha aregwa bidafatika no ku iperereza abayobozi b’Amerika bakoze mu rwego rwo gutanga uburenganzira bwo gutura buhoraho, Komisiyo yasanze gushyiraho urupapuro rwo gushakisha Gasana Eugène Richard byaba binyuranije n’intego yavuzwe haruguru kandi hashingiwe no ku ngingo ya 82 y’Amategeko yo gutunganya amakuru ya INTERPOL.
Kubera iyo mpamvu, hashingiwe ku bimaze kuvugwa haruguru, Komisiyo yasanze kubika amakuru bishobora kugira ingaruka ku kutabogama kwayo, kandi bikaba byafatwa nk’uburyo bworoshye bwo gukurikirana abanyapolitiki, kubera ko urwego rwa politiki ari rwo rwiganje cyane muri uru rubanza rwa Gasana Eugène Richard.
Kubera izo mpamvu zose, Komisiyo yemeje ko amakuru yatanzwe kuri Gasana Eugène Richard atujuje ibyangombwa bya INTERPOL bijyanye no gutunganya amakuru bwite, kandi ku by’ibyo azahanagurwa muri dosiye za INTERPOL.
Na Perezida arafungwa/Leta nidohore abafunze babonane nabo bashakanye/Nta tegeko ryo kwishimira Leta
Ministre anziza ubwoko. Yanyiciye papa 1994 ubu atoteza Mama
Rwanda: Undi munya Uganda yarasiwe ku mupaka
Yanditswe na Arnold Gakuba
Inkuru dukesha ikinyamakuru “Daily Monitor” cyandikirwa muri Uganda iravuga ko hari undi mucuruzi w’umunya Uganda warashwe n’abashinzwe umutekano b’u Rwanda, ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 18 Kanama 2021, agahita yitaba Imana. Uwarashwe akaba yitwa Justus Kabagambe w’imyaka 25 uvuka mu gace ka Rutare muri Mutanda mu Karere ka Kabale, uyu akaba abaye uwa gatandatu urashwe agapfa kuva ubuyobozi bw’u Rwanda buhagaritse ubucuruzi bwambukiranya imipaka muri Werurwe 2019. Ayo makuru kandi aremezwa n’umuvugizi wa Polisi wa Kigezi Bwana Elly Maate.
Abarashe nyakwigendera bavuga ko yacuruzaga forodi ya waragi ayizana mu Rwanda. Umuvugizi wa polisi mu karere ka Kigezi, Bwana Elly Maate yagize ati “Biravugwa ko mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo mu kagari ka Kitovu, mu murenge ya Kivuye mu Karere ka Burera mu Rwanda, Umunya Uganda Justus Kabagambe yarashwe agerageza kwinjiza magendu ya waragi n’ibikoresho byo gukora imisatsi mu Rwanda. Uyu nyakwigendera ngo yarashwe nyuma yo kwinjira mu Rwanda ku ntera igera kuri kimwe cya kabiri (1/2) cya kirometero uvuye ku mupaka wa Uganda. Umurambo wa nyakwigendera uracyari mu Rwanda.”
Kumenya ukuri ku birego u Rwanda rurega nyakwigendera kuracyashakishwa. Mu gihe abategetsi b’u Rwanda bahora bavuga ko kurasa Abanya Ugande ari uko banga gutabwa muri yombi bagerageza kurwanya abashinzwe umutekano nyuma yo gufatwa kubera kwinjiza mu buryo butemewe ibicuruzwa. Umuyobozi wa Butanda, Bwana Bannet Champion, yavuze ko imbaraga zo gushaka umurambo wa nyakwigendera zabaye impfabusa kuko abayobozi b’umupaka w’u Rwanda bamusabye ko abayobozi bakuru ba Uganda babanza kubigiramo uruhare kugirango umurambo utangwe.
Umuyobozi wa Butanda aragira ati “Bagenzi be bo mu Rwanda bamubwiye ibyabaye kandi ko agerageje kuvugana n’abashinzwe umutekano bamusabye ko bavugana n’abayobozi bakuru muri Uganda mbere yo guhabwa umurambo. Kuva icyo gihe nabimenyesheje abayobozi bakuru b’akarere ka Kabale kandi ntegereje igisubizo cyabo”.
Bwana Champion yavuze ko nyakwigendera asize abana babiri n’umugore. Umuyobozi w’Akarere ka Kabale, Bwana Nelson Nshangabasheija, yavuze ko hari gahunda yo kuganira na mugenzi we wo mu Rwanda kuri iki kibazo kugirango barebe uko umurambo wa nyakwigendera wagarurwa muri Uganda agashyingurwa mu cyubahiro.
Ikigaragara ni uko abaturiye umupaka w’u Rwanda na Uganda bakomeje kuharenganira bikageza n’aho bahatakariza ubuzima. Ese abayobozi bafunze imipaka bazareka ryari gukurikirana inyungu zabo bwite ngo bite ku nyungu za rubanda?
Ambasaderi Joseph Habineza yitabye Imana
Yanditswe na Ben Barugahare
Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Kanama 2021 ni abika Ambasaderi Joseph Habineza benshi bakundaga kwita “Joe”.
Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo yaguye mu gihugu cya Kenya azize uburwayi. Hari amakuru avuga ko yaba azize indwara y’igisukari (diabète).
Yitabye Imana nyuma y’iminsi mike yizihije isabukuru y’imyaka 33 arushinze.
Ambasaderi Joe Habineza yavukiye mu karere ka Kamonyi mu ntara y’Amajyepfo mu 1964.
Yakoze imirimo itandukanye irimo:
-Umukozi w’uruganda rwa Heineken i Kinshasa, hagati ya 1994 na 1998,
-Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Heineken muri Nigeria, hagati ya 1998 na 2000.
-Yinjiye muri politiki mu Rwanda mu 2004 avuye mu gihugu cya Nigeria, aba Minisitiri w’urubyiruko, umuco na Siporo kugeza muri 2011 ubwo yeguraga.
-Yahagarariye u Rwanda muri Nigeria na Ghana.
-Muri Nyakanga 2014 yongeye kugaruka muri Guverinoma asubira muri Ministeri y’Umuco na Siporo kugeza muri Gashyantare 2015 ubwo yasimbuzwaga.
-Yatangiye kwikorera aho yavuzwe cyane igihe yacuruzaga amakaroni yiswe ‘pasta Joe’, yakorerwaga mu ruganda rwo mu Misiri rwitwa ‘Antoniou’
-Yitabye Imana hashize umwaka bivugwa ko yirukanywe ku buyobozi bw’ikigo cy’ubwishingizi kitwa Radiant Yacu Ltd cya Marc Rugenera wahoze ari Ministre dore ko nyuma yaho nta kandi kazi kazwi yari afite. Ubuyobozi bw’icyo kigo akaba yari yarabugiyeho mu 2019.
Ambasaderi Joe Habineza azibukwa cyane nk’umuntu wakundaga sport no gusabana n’abantu cyane byari byaramuviriyemo gukundwa na benshi biganjemo urubyiruko.
Mu minsi ishize igitangazamakuru Umuryango cyamukozeho ikiganiro mbarankuru mu ruhererekane rw’ibiganiro bimaze gukundwa na benshì byitwa “Ibyakozwe n’intumwa”.
Mwakurikira icyo kiganiro hano hasi:
IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA.
RWANDA: Itakara ry’ireme ry’uburezi mu Rwanda n’ingaruka ku muryango nyarwanda
Yanditswe na RUGEMINTWAZA Erasme
Hashize iminsi, aho ugiye hose, haba mu cyaro cyangwa mu mijyi, yaba uwize cyangwa se utarize wumva havugwa ngo “uburezi bwataye ireme”. Yewe n’abanshinzwe ubwo burezi, ntibatinya kubivuga, bakabyivumburaho, ariko ugategereza icyakorwa ugaheba. Ukabona ko abantu basa n’abahebeye urwaje. Urwo rwaje tuzi twese, rwaje gute, rwazanywe nande? Turwemere se nta buryo bwo kurusubizayo maze uburezi bw’ u Rwanda koko bukongera gusubirana ireme. Iyi nyandiko isa n’iyo gutera ibuye mu gihuru kugira ngo hagire ikivumbukamo, igamije gushotora abahanga benshimu burezi, kuko njyewe uyanditse sindi we, kugira ngo bahaguruke, ejo u Rwanda rwacu dukunda, rwahoze rufite intiti muri aka Karere utazasanga rwigaruriwe n’abanyamahanga kuko n’ibyo dukeka twigisha bidashinga ku buryo imirmo yose wazasanga ikorwa n’abanyamahanga. Nk’uko mbikomojeho ni uburyo bwo gutangiza impaka, zitari iza ngoturwane ahubwo impaka zubaka.
Inshoza y’amagambo y’ingenzi
Uburezi:
ijambo uburezi ryasobanurwa nk’uruhurirane rw’ibikorwa bigamije nko gutuma ikintu gikura, mbese ni nko korora itungo cyangwa guhinga igiti, ukacyitaho kigakura. Uburezi rero ku bantu -abana- bisobanura kwita ku mwana, ukamuha ibikenerwa ngo akure neza, kimuntu, mu bantu, ku isi ikeneyeko ayitaho.
Uburere:
iri jambo rirajya kuvuga kimwe n’uburezi, kuko no mu Kinyarwanda hari umugani uvuga ngo “Uburere buruta ubuvuke”; ariko muri rusange tuvuga ko uburere umuntu abubonera mu muryango aho umwana akura yigana gukora ibyo abona mu bamukikije uhereye ku babyeyi be. Aha twavuga ko uburere butangwa aho umuntu aba muri rusanga, hatari ku ishuri aho umuntu ahura n’abarimu, ubumenyi bwa gihanga bunyuranye, abandi banyeshuri n’ibind.
Uburezi bw’Igihugu:
Ni ikusanyirizo rya gahunda zateguwe kugira ngo uwakurikiye izo gahunda, azagire ubumenyi, ubumenyingiro, imyitwarire, imitekerereze, imikorere n’ubukesha runaka.
Ireme:
Ikintu gifite ireme ni ikintu cyuzuye, gitunganye, mbese cyujuje ubuziranenge, kitajorwa. Dufashe nk’urugero rwo mu buhinzi, kawa idafite ireme iba ari igihuhwe.
Uburezi rero nyabwo ni uruhurirane rw’ibintu byinshi, bityo n’itakara ry’ireme ry’uburezi rishobora kuva kuri kimwe muri ibyo bintu, ariko muri rusange Leta nk’umubyeyi ishinzwe kureba ahari icyuho ikakiziba, niyo mpamvu yabyemera itabyemera Leta niyo igomba kubazwa ireme ry’uburezi. Iyo iryo reme ryatakaye, ni Leta igomba kubibazwa, ryaba rimeze neza ikabishimirwa. Reka tugerageze gusesengura uruhurirane rw’ibintu bifite icyo bisobanura ku ireme ry’uburezi.
Reka twifashishe iyi mpandeshatu (Hashobora kwifashihwa n’ibindi binyampande), mu kugerageza kureba uko uburezi buteye n’uruhurirane rw’ibintu bituma uburezi bugira cyangwa butakaza ireme.
Nk’uko bigaragara kuri aka gashusho ka mpandeshatu, twavuga ko uburezi ari uburyo bwo huguza (combinaison), umuryango n’ibidukikije, politiki n’ubushobozi bishyirwa hamwe kugira ngo urerwa ashobore kuzagira ubumenyi, imyitwarire n’imitekerereze byateguwe. Ziriya mfuruka uko ari eshatu iyo zikoze neza, ireme ry’uburezi riraboneka. Ritakara rero iyo imwe cyangwa irenze imwe mu mfuruka, itameze neza. Muri make ireme ry’uburezi ryatakarira mu bintu tugiye gusesengura ariko byendeye kuri ako gashushanyo
Umuryango n’ibidukikije
Umuryango udatuje ntushobora gutuma, umwana uwukomokamo yiga neza, icya mbere na mbere yatakaza bwa burere twavuze ko butangwa n’umuryango kamere w’umuntu. Ntabwo umwana yarara muri rwaserera y’ababyeyi ngo yige neza. Ubwimvikane, ubwuzuzanye, urukundo, ituze, amahoro mu muryango biha umwana urubuga rwiza rwo kwiga. Ibi ngibi rero mu muryango nyarwanda bisa naho byayoyotse, imiryango myinshi ihora mu makimbirane adashira, aturuka ku bintu byinshi birimo ku gucana inyuma kw’abashakanye kubera irari rinyuranye, imicungire y’umutungo w’umuryango itumvikanweho ariko cyane cyane n’imihindukire y’umuryango nyarwanda itewe n’aho isi igeze itumvikana neza. Aha navuga nk’uburinganire n’ubwuzuzanye bwateje ibibazo kubera kumva nabi aya mahame. Gusamarira ibyo imico y’ahandi biturutse ko itumanaho ryatumye isi iba nk’umudugudu. Hari kandi ubukene bukabije mu miryango butuma umwana atabonera ku gihe ibikoresho, ibimutunga, Abanyarwanda nibo bavuze ngo “ikirima ni ikiri mu nda”. Ntiwakwiga neza, ntakiri mu nda, aha tuzi neza ko imibare ya banki y’isi igaragaza u Rwanda mu bihugu 20 bikene cyane ku isi, rukaba rufite 56,6% by’abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene. Abaturage b’u Rwanda, barenga miliyoni 4 barya hamana rimwe ku munsi mu gihe abana 38% bafite ibibazo byo kugwingira. Ubu bukene rero, kutarya, kugwingira bugira izindi ngaruka. Uretse kugwingira ku mubiri, umwana utaritaweho muri ya minsi 1000, agwingira no mu bwonko. Mu muryango ukennye, ugomba kurwana no kubona iby’ibanze, abana nta mwanya babona wo gukora ibyo basabwe ku ishuri n’ibyo akoze ntabibonera umwanya wo kubyitaho (hari babagomba kujya gutashya, kuvoma, ndetse no gukora uturimo tuzanira umuryango amafaranga)
Urugero rufatika:
Ku rwunge rw’amashuri rwa Kanyinya, mu Murenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge, hari abana bazinduka bajya gucuruza imboga mu mujyi wa Kigali i Nyabugogo. Aba bana batema ijoro kuko bava iwabo, iyo za Shyorongi mu masaa sita z’ijoro bakagera Nyabugogo mu masaa kumi n’imwe, bakagurisha. Bagasubira iwabo. Birumvikana ko aba abaraye bataryamye, baba begenze cyane, baba bananiwe. Iyo bari bwige igitondo barasiba, n’abiga ikigoroba nta musaruro, kubera umunaniro.
Ibi byiyongera ko kubera ubwo bukene, abenshi bumva kwiga ntacyo bivuze, bityo abana bakava mu mashuri bakigira muri izo nduruburi bakiri bato. Ntuzatungurwe no kubona, abana bavutse nyuma ya 1994, batazi gusoma.
Ariko ibi byose byabazwa Leta, kuko ariyo yakenesheje umuryango nyarwanda kuko ubukungu bwayo yabugeneye bamwe ibitaho. Ibyo bibazo by’ubukene ntabyo wasanga mu miryango y’Abatutsi, kuko Leta yabashyiriyeho Ikigega cyo kubitaho kuri byose uhereye ku byo kurya, kwambara, aho gutura, kwivuza, kwiga, gucuruza. Mu gihe umuryango munini w’Abanyarwanda w’Abahutu, wajugunywe mu bukene. Abana b’Abahutu biga bajugunyiwe Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) umwana agahabwa amakayi nayo adahagije abanje gusiragira ku Biro by’Umurenge, mu gihe abana bakomoka mu Miryango y’Abatutsi bahabwa byose. Yewe n’abahungutse batazi icyo Jenoside aricyo biririye kuri icyo kigega kuko cyari kigenewe Abatutsi!
Ibidukikije
Iyo tuvuze ibidukikije duhera aho dutuye. Bityo aho umuntu atuye iyo habaye kure bigira ingaruka mbi ku myigire. Aho atuye ariko hashobora kuba umudugudu ushobora gutuma umwana akunda cyangwa yanga kwiga. Mu Mujyi wa Kigali birazwi ko abana baturuka mu makaritsiye bita “de Bandits”, Kiderenka, Karabaye, Kamenge, Matimba badakunze kubona umwanya wo kwiga kuko ibibakikije bibakururira ahandi nko mu bujura, ubusambanyi, ubusinzi, ibiyobyabwenge.
Hari kandi imyemerere ishobora kubuza umwana kwiga. Hari amadini avuga ko isi igiye kurangira bityo ko abantu batakagombye guta umwanya biga ahubwo bakwiye gusenga kuko ngo mu kujya mu ijuru nta mpamyabumenyi/bushobozi bazabaza.
Abayobozi ku nzego zose, abaturanyi n’umuryango nyarwanda muri rusange ugomba kubera umwana wiga inkingi yo gutera imbere. Umwana akaba uw’umuryango mugari w’Abanyarwanda, umubonye wese mu ikosa akaba yamuhwitura bibaye ngombwa.
Ubushobozi (ibikoresho)
Muri iki gice turareba ibintu byinshi twavugako bitwara ingengo y’imari. Aha turavuga ku bakozi, ku bikoresho binyuranye uhereye ku bikorwaremezo ndetse tuvuge no ku ngenngo y’imari nyirizina.
Abakozi bo mu burezi
Abantu bakora mu burezi ni benshi, ariko turibanda cyane cyane kuri babandi bahura n’umunyeshuri umunsi ku wundi, barya muri rusange twita abarezi. Abo ni Abarimu ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri. Bose turabita abarezi muiri rusange.
Abarezi ni ingenzi mu iyubakwa cyangwa isenyuka ry’ireme ry’uburezi. Ubundi baravuga ngo ntawatanga icyo adafite. Mu Rwanda rero kubera imyigire yagiye ihindagurika, turaza kubivugaho, usanga harimo abarezi bamwe na bamwe badafite ubushobozi, ubumenyi n’imyitwarire byakagombye kuranga umurezi. Aha tukaba twavuga ko akenshi ibi bipfira kurushaho mu mitangire y’akazi mu burezi aho usanga ruswa z’ubwoko bwose, ikimenyane bituma abahabwa akazi atari abagashoboye kurusha abandi. Ibi byagaragaye henshi mu Rwanda nk’aho abakozi bo mu Karere ka Kayonza, mu Ntara y’Iburasirazuba, bose bari bashinzwe ishami ry’uburezi bafashwe bagafungwa kubera ruswa. Aha ngaha rero uburyo bwo gutegura abarezi ndetse no kubashyira mu kazi bigomba gusubirwamo.
Iyo uvuze mwarimu mu Gihugu cy’u Rwanda ubona amasura abiri atandukanye ukurikije amateka yaranze iki igihugu cy’u Rwanda. Mbere ya 1994, ubona mwarimu nk’umukozi wubashywe, wasangiraga na Burugumesitiri, bakabyarana abana muri batisimu. Kuri iyi Ngoma ya FPR-INkotanyi, ubona mwarimu nk’umukozi wagowe usigaye atangwaho ingero ahantu hanyuranye nka nyakugorwa, ufite akazi gaciriritse.
Mu 1990, umwarimu w’amashuri abanza yahembwaga amafaranga 14.896, ayo mafaranga yanganaga n’amadolari 100 kuko idolari ryavunjaga amafaranga y’u Rwanda 150. Bivuga ko ubushobozi bwo guhaha bwa mwarimu bwashoboraga kugura amabati ya Japan 30, kuko ibati ryari amafaranga 500. Iyo umushahara wa mwarimu uzamuka ukurikiye guta agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’idolari ry’amerika, ubu mwarimu yakagombye byibuze gutangira akazi ahembwa ibihumbi hafi 100! Ariko ubu mwarimu arahembwa amafaranga ibumbi 45, biguze amabati 7 gusa! Umunyeshuri wo muri Kaminuza y’u Rwanda icyo gihe yahabwaga amafaranga ya buruse 10.400 ku wabaga afite icumbi muri Kaminuza. Ayo mafararanga yanganaga n’amadolari 70, ubu umunyeshuri wa Kaminuza yakagombye kuba ahabwa buruse y’amafaranga 75.000, none abona 45.000. Umukozi wa Komini, urugero nk’umunyamabanga wa Burugumesiitri yahembwaga 13.002, ni ukuvuga ko yahembwana amadolari 86, kuri ubu we yakagombye kuba ahembwa munsi y’ibibumbi 45 bya mwarimu, ariko we ahembwa ibihumbi 170. Ese kuki mwarimu yibagiranye? Ese iki nticyaba ari ikibazo gituma ireme ry’uburezi ridindira? Ni gute koko umwarimu yakwigisha ari kwibaza niba ari burare ariye, ngo yigishe neza; kuko ibihumbi 45 ubijyanye ku isoko nta kivamo! Iyo abantu rero basesenguye byimbitse basanga iki nacyo ari ikibazo cya Leta. Abagera kure bakemeza ko imishahara ya mwarimu idashobora kongerwa kuko 95% by’abarimu ari Abahutu. Ngo Leta y’ubumwe, yanga ko amafaranga menshi yagera ku Bahutu, ngo hato batazabona imisanzu yo guha Abarwnya Leta mu izina ryabo. Ngo Banki y’isi yigeze guteganya umushinga wa gereranya na wa wundi wazahuye ubukungu bw’iBurayi nyuma y’intambara ya kabiri y’isi, ukitwa “Gahunda Marshall”(Plan Marshall), gahunda yateguriwe u Rwanda yo yari iyo kuzahura ubuzima bw’abakozi b’ibanze, byakekwaga ko basenyewe amazu kandi bakeneye kongera kubaho. Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yanze uwo mushinga kuko yasanze waba uwo guha abahutu amafaranga, cyane ko icyo gihe bwo hari hakiri intambara y’abacengezi! Igihe mwarimu rero ataritabwaho, nta reme u Rwanda riteze kuzagerwaho.
Inkuru nyazo zandagaza uburezi.
Paul KAGAME i Butare:
Paul Kagame yakugiriye atya ajya gutangiza umwaka w’amashuri muri Kaminuza y’u Rwanda. Haba hahubutse inkokobotsi y’umusaza w’umwarimu muri kaminuza, imubaza aho yize kaminuza kuko ngo mu mategeko ya za kaminuza, umuntu utarize kaminuza ataba yemerewe gutangiza umwaka w’amashuri muri kaminuza. Icyo gihe n’umujinya mwinshi Paul KAGAME yavuze ko Yezu ntaho yize ko ariko nta muntu wubahwa cyangwa wigaruriye abantu nkawe. Agerekaho ko kwiga bitabuza umuntu kuba injiji. Iryo jambo ryahaye umwanya abantu batize, gutangira gusuzugura kwiga. Ntiyagarukiye aho yakoze ibintu bitatu bikomeye:
Ubwicanyi:
Wa Musaza w’umwarimu wabajije icyo kibazo, bwarakeye basanga yapfiriye iwe, yegerejwe imbabura. Ubwo urupfu rwitirirwa kubura umwuka
Guhana abanyeshuri:
Abanyeshuri bose ba Kaminuza bapakiwe amabisi bajya gukubitwa mu byo yari yavuze ko we yise kwandikisha ikaramu ndende, ni ukuvuga karachinikov. Abanyeshuri baguye muri iyo myitozo ya gisirikare, bakubitwa batukwa ngo basuzuye Paul Kagame ntibagira ingano
Gusenya Kaminuza y’u Rwanda:
icyo gihe Paul KAGAME, yahise yohereza Prof. KARANGWA Chrysologue kujya kuyobora Kaminuza, atumwa gukora amavugurura. Ng’uko uko abarimu bari bamaze imyaka bigisha Kaminuza birukanwe ngo ntibazi icyongereza. Abo basaza, batari bafite imitungo, kuko kuba mwarimu mu Rwanda ni ukurongora ubukene, bazerereye muri Kaminuza zigenga, uwo bapfuye imbabazi bakamuha udusaha two kwigisha ariko bakamusaba kutazahingutsa aho ivogonyo nk’iryo bagaragaje i Butare. Bategtswe kujya batanga amanota menshi. Ng’uko uko Kaminuza y’u Rwanda yarizwi gutanga uburezi bufite ireme yahindutse igicupuri buhoro buhoro ku mabwiriza ya Paul kagame
Gutekenika:
Hari igihe hakozwe ibizamini, maze ya mashuri y’imyaka 12 (12YBE) u Rwanda rurata ngo rwegereje abaturage, haburamo umunyeshuri n’umwe utsinda mu Karere kamwe ka Kigali. Icyakozwe ni uko amanota yahinduwe mbere y’uko atangazwa kugira ngo Leta y’u Rwanda idaseba. Ibyo ariko byakozwe abadiregiteri b’Ibigo bya 12 batumweho, batutswe bikomeye.
Ibikoresho:
Iyo tuvuze kuburezi mu Rwanda no ku bikoresho by’uburezi, abantu benshi bahita bumva ibikorwa remezo cyane cyane amashuri, kuko nayo burya agira uruhare mu gutuma umwana yiga neza. Ubucucike ubwabwo bushobora gutuma umwana yiga nabi. Urumuri ruke mu ishuri rushobora gutuma kwiga bitagenda neza. Ariko hari byinshi abantu badatekerezaho. Ese baba biga biga iki, bakoresha iki? Iki ni ikibazo kizwi na mwarimu n’umunyeshuri Integanyanyigisho n’imfashanyigisho
Ikibazo cy’imfashanyigisho n’integanyanyigisho:
Iyo urebye uko abarimu bigisha cyangwa abanyeshuri biga, usanga biteye agahinda n’akababaro. Integanyanyigisho (curricula), zishobora gusohoka ariko ntizisohokane n’imfashanyigisho. Icyo gihe mwarimu n’umunyeshuri birwanaho. Iyo kandi urebye integanyanyigisho usanga zikorwa ku buryo zidahuye n’uwo ziba ziteganyirijwe. Mu minsi yashize umwarimu wigisha Igifaransa yanteye urwenya rukomeye. Yagombaga kwigisha isomo ry’Igifarans mu mwaka wa 4 w’amashuri yisimbuye y’imyuga mu ishami rya bizinesi. Yafashe integanyanyigisho yirwanaho arategura, ategura nta mfashanyigisho, ariko ategura isomo. Yinjiye mu ishuri abaza abana kwivuga mu gifaransa, abana nta numwe wabikoze, amatsiko amuteye abaza inyuguti zigize urwo rurimi bari bavuze ko agomba kubumvisha utuganiro, bakavuga ibyo bumvishe. Umuyeshuri w’umuhanga muribo ntabwo yamenye inyuguti z’igifaransa.
Iyo nteganyanyigisho ikorwa igahere iyo ku rwego uwo iteganyirizwa ariho imaze iki? Niho hava ko ishuri ryose ritsindwa, mwarimu agasabwa kongera amanota, ubwo umwana akimukana amanota adahuye na busa n’ubumenyi afite. Nyuma y’imyaka itanu uzahura n’uwo mwana ntacyo azi.
Ku mfashanyigisho byo birazwi cyane rwose ko hari izisohoka noneho zigasanga integanyanyigisho zakorewe yaravuyeho. Iyo usuye ibigo by’amashuri bakwereka umurundo w’ibitabo batigeze bakoresha, Leta yohereje curricula izi neza ko bitazakoreshwa. Ibyo bitabo biba byaratanzweho amamiriyari utabarura. Aha hari ipfundo rikomeye ry’ireme ry’uburezi.
Ubushobozi bw’imari
Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Uburezi n’Umuco, UNESCO, usaba ko buri gihugu byibuze cyashyira 8% by’ingengo y’imari yabyo mu burezi. Ibi kuba ari ukugira ngo igihugu kibashe kutuma uburezi bubona abarezi nyabo n’ibikoresho bigezweho bitari nka za laptop z’abana zazanjwe mu Rwanda, zidafite aho gushyira Flash Disk, ahubwo zifite aho gushyira disquette kandi icyo gikoresho kitagikorwa! Mu byo UNESCO isaba, harimo no guha abarimu imishahara myiza, ariko nk’uko rwabikomojeho, umwarimu mu Rwanda ni nk’umukorerabushake. Hari umuyobozi wigeze kubwira urubyruko, mu biganiro ko akazi k’ubwarimu karutwa n’ako gucuruza amagi cyangwa ubunyobwa ku isahani! Kuko ucuruza amagi ashobora kunguka buri munsi ibihumbi bibiri, bingana n’ibihumbi 60 ku kwezi, mu gihe mwarimu wirirwa asakuza ahembwa ibihumbi 45 gusa. Nyamara mwarimu akazi ke ntikagira ikiruhuko kuko iyo Atari mu ishuri, aba akosora cyangwa ategura amasomo.
Abakora mu bwarimu
Kubera ko akazi k’ubwarimu kadahemba neza, abagakora ni ababuze ibindi bakora. Abahanga bose bigira mu bindi maze, mwarimu agasigara ari wa wundi wabuze icyo akora, uhora mu bizamini bya buri munsi ngo arebe ko yakira uwo muruho. Umukozi nk’uwo ntabwo wamutegaho umusaruro wundi uretse nyine uwaturutse muri iyo mihangayiko yose. Hari inkuru yigeze kuvugwa mu Rwanda y’umwarimu wari umaze imyaka 37 yigisha kandi afite impamyabumenyi ya kaminuza. Byavugwaga ko amaze iyo myaka yose yayimaze mu bukode ko agiye kuzasezererwa atarabashije no kurundarunda akaruri k’amasaziro.
Politiki y’uburezi
Reka nkore iriburiro kuri iki gice ntanga agakuru gasekeje. Mu 2004, umuntu yagiye kugura ibikoresho byo kwakira amashusho kuri TELE 10, umuntu yagezeyo yakirwa n’abakobwa babiri ababwira ibyo aje kugura barabishaka ariko bigeze mu gihe cyo gukora inyemezabwishyu barasigana, babura uko bayikora, nyamara bari bavuye kwiga muri kaminuza yigenga ya Kigali ULK; nyuma ngo haje umugabo wari ubakuriye afata umukiriya ajya kumukorera iyo nyemezabwishyu. Uwo mugabo yari afite amashuri atandatu mu ishami ry’ubukungu. Niwe wabwiye umukiriya iby’abo bakobwa. Umukoresha wabo bantu ntiyari ayobewe ko abo bakobwa bafite impamyabishobozi za Kaminuza, ngo umwe amugire ukuriya icyo gice gishinzwe ubucuruzi. Kuki rero byari bimeze gutyo? Ni byo tugiye kurebe muri iki gice kigaragaza ibyemezo bya politiki byazambije uburezi bw’u Rwanda ku buryo abanyarwanda bose bari bakwiye guhaguruka bakayibaza impamvu irikwica abana bayo mu gihe abana b’abayobozi bo biyigira mu mashuri akomeye
Ikosa rya mbere rikomeye: Uburezi kuri bose
Mbere y’ubu butegetsi bwa FPR-Inkotanyi, mu Rwanda hari Politiki y’uburezi itajegajega, yari igamije koko guha umunyeshuri ubwenge, ku buryo ibihugu bituranye n’u Rwanda rwose byari bizi ko mu Rwanda hari uburezi. Abaganda bari baziko Abanyarwanda ku mibare n’ibindi byitwa siyansi ari abahanga cyane. Sisitemu yariho yagenderaga ku Bubiligi na Kanada. Izo sisitemu z’ibyo bihugu byombi zitwa sisitemu so kurema intiti (Systeme élitiste). Ibi ntibivuga ko ibi bihugu bidafite abantu benshi bize cyangwa ngo abaswa badashoboye kwiga igihe kirekore bajugunywa. Bagira amashuri yabo amara igihe gito, umuntu akiga umwuga umutunze, atari ngombwa kumara imyaka itandatu yose. Muri ibyo bihugu icyo bitaho ni ukugira abarimu b’abahanga, abo bahanga bakazakora abandi bahanga. Abadashoboye kwiga, bagashyirirwaho amashuri y’ihige gito. Aha niho Leta ya FRP-Inkotanyi yibeshye maze yumva ko umwana wese ashoboye kwiga amashuri atandatu, akajya kaminuza. Nibwo hagiyeho ibyiswe uburezi kuri bose. Ubwo burezi kuri bose, rwazanye n’uruvangavange rw’ibintu byinshi byatumye koko uburezi bw’u Rwanda buba “agatogo”. Nyamara hari n’ababaye Abaminisitiri n’ubu bakiri abayobozi bize muri sisitemu ya mbere ya Leta y’a FPR-Inkotanyi. Hari nka MUJAWAMARIYA Jeanne d’Arc yize mu Rwanda, Dr. Vincent BIRUTA… Kuki batabonaga ko sistemu y’uburezi ababaga bakuriye ipfuye?
Imitangire y’amanota no kwimura bose
Hamaze gucibwa iteka ko uburezi ari ubwa bose, hatekerejwe uburyo abo bose bashorerwa mpaka barangjie amashuri yisumbuye. Nibwo hajeho uburyo bushya bwo gutanga amanota, aho umarimu agomba kubaza ku buryo abanyeshuri bose batsinda. Ibyo ntibarekeye aho, basabye ko neneho n’abatsinzwe, ni ukuvuga abagize amanota ari munsi ya 50%, nabo bashobora kwimuka. Aha habonetse ingaruka zikomeye cyane. Umwana yigaga ntabyo yitayeho kuko yari azi neza ko nubwo yatsindwa azimuka. Aha ikintu cyaheshaga umwana wa kera icyubahiro kiba gitaye agaciro. Umwarimu nawe bari bamutesheje gaciro kuko umwana aba aziko mwarimu bazamutegeka kumwongerera amanota cyangwa se nubwo yatsindwa akazimuka, ngiryo ishyano ryaguye bwa mbere. Twibutseko mbere ya 1990, umunyeshuri atashoboraga kwimuka hari amasomo arenze abiri mu masomo ajyanye n’ibyo yiga yatsinzwe n’ubwo yabaga afite na 60%. Yarasibiraga ufite amanota ari munsi ya 60%, ariko watsinze byose akimuka. Njya kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda, muri 1992 nasanze mu mwaka wa mbere umuntu wari wasibijwe n’amasomo abiri gusa, ariko rimwe muri iryo ryari ryakuweho. Kwimukana isomo watsinzwe muri kaminuza y’u Rwanda byasabaga kuba ufite byibuze 12/20 kandi iryo somo rikaba ritarengeje amakeredi 2, nabwo wagizemo byibuze 8/20, bitaba ibyo warasibiraga. Uwashaka kumenya ukuri kuri ibi yabaza urubanza rwa Mwarimu RWASUBUTARE Jean Bosco n’Umunyeshuri NGOBOKA Jean Paul. Isomo ry’amakeredi 2 ryatumye asabwa gusibira mu mwaka wa nyuma wa Kaminuza y’u Rwanda i Nyakinama amwigizaho nkana kubera ikibazo cy’amoko. Yarasibiye kubera isomo rimwe, dore ko yari yararangije no gusobanura igitabo (Défense de la mémoire), akabonamo amanota menshi cyane. Ubu ubikoze byakwitwa ukundi. Ubu umuntu yimukana amasomo akajya asubira inyuma kuyakora!
Amasegisiyo uruhuri
Mu rwego rwo kujijisha no kugaragaza ko ahari ikiri gukorwa, mu Rwanda haje ibyigwa (sections), twavuga ko ntacyo zimaze uretse gukangaranya abantu gusa. Uwayavuga ntiyabona aho ayandika. Uyu munsi iki kikaba cyaje, ejo bakakivanaho. Ibi byatumye abantu barangiza amashuri yisumbuye nta kintu kizima wamubaza gukora ngo akikwereke. Kuri aya masegisiyo, hiyongeyeho kwa kwiga abana bataha iwabo, mu mashuri yiswe Imyaka 12 y’ibanze(12YBE). Iyi myaka yabaye indiri y’ubuswa kuko ku ikubitiro nta barimu bari bahari, abarimu bigishaga amashuri abanza bamwe bahise batangira kwigishamo mu gihe vuba na bwangu Kaminuza yaririrmo gukora abarimu bafite impamyabushobozi y’urwego rwa mbere rwa kaminuza. Nk’uko nabikomojeho, mu bizamini bya Leta bitangwa harangiye icyiciro iki n’iki, hari amashuri yashobora kutagira n’umunyeshuri n’umwe watsinze. Njye ubwanjye ubabwira, muri 2016 nafashe urutonde rw’abanyeshuri bagera kuri 240 b’Ikigo cyitwa Nyamugari mu Karere ka Ngoma, nsanga nta munyeshuri n’umwe watsinze ngo agire amanota yazamujyana mu mashuri yandi atari aya 12YBE. Abana nabo bigaga icyo gihe muri ibyo bigo bigaga bazi ko ari abo mu rwego rwa nyuma, bakajyayo ari ukugira ngo ababyeyi babo badahanwa. Abo bana usanga barangije amashuri yisumbuye atazi no kwandika. Ngabo abo Leta y’u Rwanda yikirigita igaseka ngo ifite abantu bize kandi batashobora no kwandika ibaruwa isaba akazi! Ngabo abashomeri Leta ivuga ko ifte nyamara n’uwahimba akazi akaba atamenya ako abahimbira.
Kwiga icyongereza
Icyemezo cyaje gisonga umupfu wari ugisambagurika, ni icyemezo cyo kwigisha mu rurimi rw’icyongereza. Ni icyemezo gihubukiyeho kuko ingaruka zacyo zizashira nka nyuma y’imyaka 50. Icyambere umuntu yavuga ako ari icyemezo gicuritse, ntabwo washyiraho kwigihsa mu cyongereza, uwo usaba kucyigishamo atazi na mwaramutse mu cyongereza? Ubusanzwe hagombaga kubanza guhugura abarimu, nyuma bamaze kugira icyo bamenya, bakabona ubushyiraho kucyigamo.. Bivuga ko abarimu bashyiriweho amahugurwa ari nako baswaba kuza guhita wigisha. Ibi byageze muri Kaminuza y’u Rwanda bihateza akavuyo; nyamara bo bari barabanje gushakisha igisubizo bashyiraho ishuri ry’indimi. ugiye muri Kaminuza z’u Rwanda yanyuragamo. Ako benshi bagashimira Minitiri MULIGANDE dore ko abanyarwenya icyo cyiciro cyo kwiga indimi cyitwaga EPLM, bakibyiriye “Ecole Primaire Libre de Muligande”. Nubwo wumvako cyari gisuzuguwe byibuze cyari igisubizo cyiza cyashoboraga gutuma u rwanda rukomeza kugira abo barimu b’intiti bize mu Gifaransa, ab’icyongereza bakaziramo maze u Rwanda rukagira intiti zisohoka muri kaminuza zivuga izo ndimi zombi. Icyabaye ni uko abarimu batirukanywe, bahawe amahugurwa y’icyongereza, ariko iyo urebye, kimwe na bagenzi babo bo mu mashuri yisumbuye, biyigishiriza mu Kinyarwanda!
Gutesha agaciro amashuri
Mbere y’uko Paul KAGAME atesha agaciro Kminuza y’u Rwanda, yita abarimu baho injiji bugacya yoherezayo Prof KARWANGWA Chrysologue kwirukana Intiti zarimo zikoresha igifaransa zikabeshyerwa ko zishaje, Kaminuza y’u Rwanda, cyane cyane Ishami rya Butare, yarubahwaga cyane yemwe no mu zindi kamiza za Leta nka KIE na KIST. Ku buryo abanyeshuri bigaga KIE na KIST rwose bafataga UNR, nka bakuru babo. Kaminuza zigenga zo zari zarakuye ingofero ariko Politiki yo kwirukana, abarimu bakoze muri sistemu za kera byatumye Kaminuza y’u Rwanda ita agaciro mu gihe hari kuza izo mu mahanga zikomeye zigwamo n’abana bakomeye. Izo Kaminuza ni nka University of Global Health Equity I Butaro, Carnegie Mellon Uviersity in Rwanda. Nyamara mbere abana ba Minisitiri bahuriraga n’abana bikuriye mu cyaro hasi muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare cyangwa I Nyakinama bakigana, bakabana mu macumbi amwe. Ibyo byatumaga basangira no kumenya isura y’Igihugu bari kwitegura gukorera, ibyo bikavamo no kunga ubumwe ariko ubu harimo haravuka itandukaniro u myigira y’abana b’u Rwanda, ubwo no mu bana b’u Rwanda, ku buryo mu minsi iri imbere hari diporome zitazajya zihabwa akazi kubera ko zatanzwe na Kaminuza zitazwi. Gutanya Abanyarwanda kurenze uko ni ukuhe?
Minisiteri utamenya umubare w’abaminisitiri
Kimwe mu bindi bintu bituma ireme ry’uburezi ritakara ni imicumgire y’iyi Minisiteri. Minisiteri y’uburezi niyo Minisiteri idashobora gusigara iyo habaye impinduka muri guverinoma, kubera akajagari kenshi kugeza ubwo noneho na Perezida Paul KAGAME, atabyihanganira akabaza abayoboraga iyo minisiteri imikorere yabo. Ubwo ni ejobundi muri 2017, ubwo yayoborwaga na Papias Musafiri MALIMBA muri 2017, byagaragaraga ko we n’Abanyamabanga ba Leta babiri baba muri iyo Minisiteri, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye n’ushinzwe ubumenyingiro badashyira hamwe. Nyuma ya Papias MALIMBA haje Dr. Eugene MUTIMURA, guhera mu mpera za Gashyantare 2020, ubu hari Dr. Valentine UWAMARIYA. Ni umwitozo ukomeye kuba wamenya abaminisitiri bose basimburanye muri Minisiteri y’Uburezi ariko barenga 15. Urebye buri minisitiri azana agashya ke, noneho kukumvihanaho n’abanyamabanga babiri iyo minisiteri igira, akenshi bikananirana.
Ingaruka zo gutakara kw’ireme ry’uburezi ni nyinshi cyane, haba ku barerwa, ku miryango yabo, ku muryango nyarwanda muri rusange. Igihugu ntabwo cyatera imbere neza kandi vuba kidafite abahanga benshi, kidafite abayobozi barezwe cyangwa bize neza, kidafite abashakashatsi, kidafite abakozi bafite ubumenyi buhagije. Hari imirimo iboneka mu gihugu igakorwa n’abanyamahanga, kubera ko nta bumenyi n’abahanga bihagije dufite. Ibigo byinshi nk’Ikigo cy’ingufu(REG) gikoresha ibiro by’abikorera cyane (Consultance), ukaba wakeka ko nta bakozi gifite. Barimo ariko ntibashaka gukora cyangwa ntibazi icyo gukora. Ibyo byose rero bituma hari amafaranga menshi asohoka, hari nk’agura ibikoresho twakagombye kuba twikorera hano iwacu, ariko nta bumenyi buhagije dufite. Itakara ry’ireme ry’uburezi rizatera igihugu kugira abashomeri benshi. Urugero rufatika ni urwa Minisiteri y’uburezi ubwayo yatanze ibizamini ku bapiganira imyanya mu burezi. Minisiteri yasanze 85% batsinzwe, bibuze ko nta bumenyi n’ubushobozi bari bafite. Ariko byarangiye bahumirije babashyira mu kazi: ni ugufata impunyi ngo iyobore indi, zose zirangirira mu rwobo. Ngaho aho ikibazo cy’ireme ry’uburezi kirimo kiganisha igihugu cy’u Rwanda, abantu benshi bize ni byiza, ariko abo bantu bize nta bumenyi ni umutwaro ku gihugu no kuri bo ubwabo. Ibyo ni byo bigiye kubyara ubushomeri ku bantu biyita ko bize, kandi ubushomeri bubyara ibintu bibi gusa harimo ubujura, uwambuzi, uburaya,ubwonazi, ubusinzi. Abo bantu ariko kandi ni pepiniyeri yo kuvanamo abarakare bashobora no kuvamo abanzi b’igihugu.
Umwanzuro
Muri rusange uburezi bw’u Rwanda bwarazambye, ireme ryarapfuye kandi ibyo byose bigira ingaruka zikomeye ku muryango nyarwanda no ku gihugu ubwacyo. Uhereye mu muryango kubera ibibazo byamunze umuryango nyarwanda birimo amakimbiranye anyuranye, ubukene, abana ntibatekanye bityo ngo bige batuje. Iyo bageze ku ishuri ibibazo biriyongera kuko akenshi bigishwa n’abarimu nabo badafite ubuhanga nyabwo bitewe n’uko bize nabi cyangwa uburyo bahawemo akazi ari ikimenyane. Mwarimu kandi ntabwo ashishikariye umurimo we kubera ko, mwarimu wahoze asangira na Burugumesitiri, bakabyarana abana muri batisimu, ubu ntiyakandagira ahi meya yicaye kuko ubu umushahara we usigaye ugereranywa n’uw’abacuruza ubunyobwa, mwarimu ntiyishimye. Iyo agiye kwigisha bwo asanga integanyanyigisha zihabanye n’ubumenyi bw’abana, agategekwa ahubwo gutanga amanota y’ubusa. Umwana w’ubu ashobora kurangiza kwiga atabonye ku gitabo cy’imfashanyigisho cyangwa igitabo kimugeraho kikaza impitagihe integanyanyigisho yacyo yarahise kera.
Ibi byose ariko usanga byarazambijwe na politiki yo kwiga kuri bose yazanywe n’ubutegestsi bwa FPR-Inkotanyi kuko mbere mu Rwanda hari sisitemu yo kwiga yaremaga intiti nyazo, zikabonerwa n’akazi. Amavugurura anyuranye ajyanye n’imyimukire y’abana, aho kwimuka amanota atitabwaho byatumye abana bumva amanota ntacyo avuze, akabona yakwiga atakwiga n’ubundi azimuka. Nyamara ibyo byose byo kuzambya uburezi bw’u Rwanda biba mu gihe Igihugu cyafunguriye amarembo kaminuza zikomeye zo hanze. Izi kaminuza zihenze zigwamo n’abana b’abifite. Ng’uko uko hagati y’Abana b’u Rwanda hagiye kuzamo urundi rwobo rubatandukanya.
Leta y’u Rwanda yarikwiye kwicaza abahanga bayo mu burezi, abo baminisitiri bayoboye iriya minisiteri, dore ko ari benshi cyane bakabashyira ahantu, nka cya gihe cy’ibiganiro byo muri Village Urugwiro n’ubwo ibyavuyemo bitakurikijwe, maze bakavugutira umuti ikibazo cy’uburezi bw’u Rwanda, bamwe bwagiye butakariza ireme mu biganza byabo.
Jean Paul Samputu yahimbiye indirimbo Joe Habineza
Leta y’u Rwanda ivuga ko yirukanye mu gihugu Umubiligi Vincent Lurquin wunganira Rusesabagina