Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10397 articles
Browse latest View live

Arsenal yasabwe kureka gukorana na Leta y’u Rwanda kubera kurenganya Paul Rusesabagina

$
0
0

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru dukesha Ikinyamakuru “The Sun” aravuga ko umukobwa wa Paul Rusesabagina, Carine Kanimba, yasabye ikipe y’icyamamare Arsenal kutongera kwakira amafaranga angana n’amapawundi miliyoni 10 (10,000,000£) ihabwa na Leta y’igitugu ya Paul Kagame buri mwaka kugirango yamamaze gusura u Rwanda (visit Rwanda), kubera akarengane yakoreye umubyeyi we imuhimbira ibyaha atigeze akora by’iterabwoba maze akamuha igihano ndengakamere cyo gufungwa imyaka 25. 

Paul Risasabagina w’imyaka 67 y’amavuko ni umwe mu baharaniye amahoro, akaba yaramamaye kubera filimi yasohoye muri 2004 yagaragaje ukuntu yakijije abantu muri jenoside yo muri 1994. Nyamara ariko akaba yaratawe muri yombi ashinjwa iterabwoba, none kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Nzeri 2021, inkiko z’u Rwanda zikaba zamukatiye igifungo cy’imyaka 25.

Uyu muturage w’u Bubiligi, akaba anafite uburenganzira bwo gutura buhoraho muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yashimutiwe i Dubaï ajyanwa mu Rwanda ku gahato. Umuryango we uremeza ko ibyabaye mu rubanza rwe ku wa mbere ari agahomamunwa, ngo ni ikinyoma cyambaye ubusa. 

Perezida Paul Kagame amaze igihe kinini anengwa guhonyora uburenganzira bwa muntu. Mu kiganiro yagiranye na “Channel 4“, Carine Kanimba akaba yasabye Arsenal guhagarika kwakira amafaranga ihabwa na Paul Kagame mu buryo bwo kurwanya akarengane gakorerwa Abanyarwanda. Abajijwe uwo asaba ko yashyira igitutu kuri Paul Kagame kugirango arenganure umubyeyi we, yasubije ko bazakomeza kumuvuganira babwira abantu bose n’isi yose muri rusange amaherezo ukuri ku bikorwa n’ingoma ya Paul Kagame kukazageraho kukamenyekana. Ikindi ngo bazasaba ikipe nk’Arsenal kureka kwakira amafaranga y’umunyagitugu, kuko ngo buzaba ari uburyo bukomeye bwo kubashyigikira no kwereka Umuryango Mpuzamahanga ko badashyigikiye akarengane.

Paul Rusesabagina warokoye abantu benshi muri 1994, akaba yaranabiherewe n’umudari w’ishimwe, yaje guhindurwa umwanzi w’u Rwanda aho yatangiriye kunenga imikorere ya Leta ya Paul Kagame yakomeje guhohotera uburenganzira bwa muntu. Nyamara ariko, muri 2018, Banki y’Isi yashimye u Rwanda kubera iterambere rwagezeho kuva muri jenoside yo muri 1994. Ibi bikaba bihuma amaso benshi ntibabone amahano n’amarorerwa akorwa n’ubutegetsi bwa Paul Kagame.

Paul Rusesabagina aregwa ibitero byahitanye abantu

Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe ubukerarugendo gitera inkunga na none ikipe ya Paris Saint-Germain yamamaza “Gusura u Rwanda” nk’uko bigaragara ku myenda y’abagore n’iy’abagabo bambara bitoza cyangwa barimo kwishyushya.

Igihe Paul Rusesabagina yahungaga, yayoboye ishyirahanwe ritavuga rumwe na Leta ya Kigali rifite Umutwe w’ingabo “FNL”. Mu Ijambo rye yavuze muri 2018, yasabye ubutegetsi bwa Paul Kagame guhindura imikorere aho yagize ati “igihe kirageze ko dukoresha uburyo ubwo aribwo bwose bushoboka ngo tuzane impinduka mu Rwanda“. Ibi bikaba byaratumye ashyirwaho ibyaha byo gutera inkunga ibitero byahitanye abantu muri 2018 na 2019. 

Umuvugizi w’Ikipe ya Arsenal yabwiye “SunSport” ati “Kuva ubufatanye bwacu bwatangira muri 2018, twafatanije kwamamaza umuco n’umurage nyarwanda no gukangurira abantu ko u Rwanda ari igihugu cyiza cyo kuruhukiramo. Nyuma y’umwaka umwe ubwo bufatanye bitangiye, umutungo w’u Rwanda ukomoka ku bukerarugendo wiyongereyeho 17% kandi abakerarugwndo bava i Burayi biyongeraho 22%. Ubu bwiyongere bwazahuye ubukungu bw’u Rwanda bwongera amafaranga rwinjiza arufasha gutera inkunga ibindi bikorwa, bifasha mu kuzahura abakene benshi no guha ubushobozi abanyagihugu benshi. Aha niho tuzakomeza gushyira ingufu“. Aya magambo akaba yerekana ko Arsenal ititeguye guhagarika ubufatanye ifitanye na Leta ya Paul Kagame.

Imyumvire itariyo

Channel 4 yatangaje kuri uyu wa mbere tariki 20 Nzeri 2021 iti “muri iki kiganiro twagerageje kuvugana n’ibiro bihagarariye u Rwanda mu Bwongereza  ariko ntacyo birabivugaho. Abayobozi b’u Rwanda ntibahaye agaciro ibirego bivuga ko uburenganzira bwa Paul Rusesabagina butubahirijwe.”

Umukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere Clare Akamanzi yanditse muri Werurwe uyu mwaka agira ati “Gushora imari mu kwamamaza u Rwanda bidufasha kureshya abakerarugendo kandi bidufasha guhindura imyumvire abantu bafite ku mateka yacu. Niyo mpamvu kugirana ubufatanye n’amakipe y’umupira w’amaguru nka Arsenal na Paris Saint Germain ari ishoramari ry’ingenzi cyane. Biduha uburyo bukomeye bwo gutinyura abatinya igihugu cyacu, tubeshyuza ibinyoma kandi tukereka isi ukuri ku Rwanda.” 

Umusozo

N’ubwo abo mu muryango wa Paul Rusesabagina, barimo umukobwa we Carine Kanimba, bagaragaje ko Leta ya Paul Kagame yahimbiye ibirego umubyeyi wabo maze ikamuha igihano ndengakamere, bityo bakaba basabye ikipe y’igihangange Arsenal guhagarika ubufatanye yari ifitanye na Leta ya Paul Kagame, mu rwego rwo kurwanya akarengane ikorera Abanyarwanda, Arsenal yo yaba itabikozwa. Arsenal itangaza ko kuva yatangira gukorana na Leta y’u Rwanda byongeye ubukungu bw’icyo gihugu, ikaba abona nta mpamvu yo kubihagarika. N’ubwo bimeze bityo ariko, abo mu muryango wa Paul Rusesabagina baratangaza ko batazacika intege, bazakomeza kubwira abantu bose n’isi yose akarengane umubyeyi wabo yahuye nako n’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu rikorwa na Leta ya Paul Kagame. Amaherezo wenda Abanyarwanda bazumvwa bakarenganurwe!


Charlotte Mukankusi yasezeye muri RBB

Cyamunara y’umutungo wa Rwigara irapfubye. Ese bizarangira bite?

$
0
0

Yanditswe Frank Steven Ruta

Kuri uyu wa Gatanu habaye icyamunara y’i Hotel ibarirwa mu mutungo w’umuryango wa Rwigara, ihotel ibarirwa agaciro k’amafaranga miliyari imwe na miliyoni mirongo inani n’imwe. Iyi cyamunara ariko ntiyageze ku ntego, kuko habuze umuguzi, bituma isubikwa.

Gusubikwa kw’iyi cyamunara ntibivuze ko ihagaze, cyakora biratanga amahirwe ku muryango wa Rwigara utegereje urubanza rw’ubujurire butambamira iyi cyamunara, rutegerejwe kuwa Mbere tariki ya 27 Nzeli 2021.

Kuri uyu wa gatanu tariki 24/09/2021 i saa tanu y’amanywa, nibwo hashojwe igikorwa cyo gutanga ibiciro hakoreshejwe inzira y’ikoranabuhanga, hakaba hari gukurikiraho gutangaza uwegukanye Hotel y’umuryango wa Rwigara yashyizwe mu cyamunara.

Byari biteganyijwe ko Umuhesha w’inkiko Me Hitiyaremye Michel akora raporo igaragaza uwatsindiye iyi nyubako n’ikiguzi yayitsindiyeho, akanagaragazamo uko umuryango wa Rwigara wabyakiriye, kuko uyu muryango wari wahawe umunsi wose (amasaha 24) yo kumenyekanisha niba agaciro inyubako yashyizweho babona gakwiye cyangwa niba batakishimira.

N’ubwo uwagennye cyamunara yashyize iyi nyubako ku gaciro ka 1.081.938.000 Frw, ikibazo cyayo gifite imizi ku mwenda wa miliyoni 500 COGEBANQUE ivuga ko uyu muryango wafashe mu izina ry’Uruganda rwawo Premier Tobacco Company. Ariko Mme Adeline Rwigara Mukangemanyi akavuga ko uyu mwenda utariho, ko umuryango ufite gihamya zose zigaragaza ko nta mwenda na muto bafitiye COGEBANQUE, Leta, cyangwa undi uwo ari we wese.

Mu makuru yatangajwe avuga ko habuze umuguzi, umuhesha w’inkiko ushinzwe kugurisha iyi nyubako ntiyavuze niba ikibazo ari uko nta muntu n’umwe wagaragaje ubushake bwo kugura, cyangwa se niba ahubwo haba habayeho ikibazo cyo kuba abatanze ibiciro baba wenda bagiye munsi y’ikiguzi fatizo cyifuzwa, cyangwa se ingano y’umwenda wishyurwa (500.000.000 Frw ).

Kuwa Kane nibwo Madamu Rwigara yari yahamagaye Umuhesha w’Inkiko amumenyesha ko hari urubanza mu bujurire butambamira igurishwa ry’umutungo wabo muri cyamunara, ariko Me Hitiyaremye akaba yaramubwiye ko ikintu cyonyine cyatuma ahagarika iyi cyamunara ari icyemezo cy’urukiko cyangwa se cy’uwamusabye kuyikoresha.

Urubanza rutambamira cyamunara rugeze mu bujurire nyuma y’aho umuryango wa Rwigara utanze ikirego mu Rukiko rw’Ubucuruzi, umucamanza akanzura mu cyumweru gishize ko ikirego kidafite ishingiro kuko ngo cyatanzwe mu nzira zirengagije amategeko.

Kugeza uyu munsi, uwategetse ko habaho iyi cyamunara ntaratangazwa, niba ari COGEBANQUE cyangwa se urundi rwego rw’ubutegetsi.

Kurikira ido n’ido, uko byose byatangiye, n’aho bigeze ubu:

Mali: Col Théoneste Bogosora yaguye muri Gereza

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Nzeri 2021 ni abika Colonel BEMS Théoneste Bagosora waguye muri Gereza mu gihugu cya Mali aho yari afungiye kuva muri 2012.

Colonel Bagosora yavutse tariki 16 Kanama 1941, avukira mu cyahoze ari Komini Giciye muri Gisenyi, nyuma y’amashuri yisumbuye muri Seminari nto yo ku Nyundo yinjiye mu ishuri rikuru rya Gisirikare ry’i Kigali aho yarangije mu 1964 muri Promotion ya 3 y’abasirikare bo mu rwego rwa ofisiye.

Yakoze akazi gatandukanye mu ngabo z’u Rwanda, akurikira n’amasomo atandukanye mu mahanga, yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu 1992, muri 1994 yari umuyobozi muri Ministeri y’ingabo z’u Rwanda.

Yakatiwe n’urukiko rw’Arusha imyaka 35 ashinjwa Genocide, akaba yarangirizaga igihano yahawe mu gihugu cya Mali. Mu minsi ishize yasabye kurekurwa amaze kurangiza 2/3 by’igihano yahawe ariko arabyangirwa.

Yitabye Imana amaze iminsi mike yizihije isabukuru y’imyaka 80 yari amaze avutse.

Umuhungu we Achille Bagosora yabwiye BBC ko se yaguye mu bitaro i Bamako aho yari amaze ukwezi arwariye. Nta kindi gisobanuro yifuje gutanga.

Twihanganishije umuryango we.

Dr. Théogène Rudasingwa ati:”Rusesabagina arazira kwamamara no kurengera uburenganzira bwa muntu”!

$
0
0

Yanditswe na Arnold Gakuba

Mu kiganiro Televiziyo Aljazeera yagiranye na Dr. Théogène Rudasingwa, umunyamakuru yatangiye avuga ko Leta y’u Rwanda iregwa kuba yica ikananyereza abatavuga rimwe nayo, nyamara yo ikaba ibihakana. Ati “Hashize iminsi itandatu Révocat Karemangingo wabaye umusirikare mu Rwanda kuri Leta ya Habyarimana arasiwe i Maputo muri Mozambique yitaba Imana, mu kwezi kwa gatanu umunyamakuru Cassien Ntamuhanga yaburiwe irengero i Maputo muri Mozambique, Self Bampiriki yarasiwe  Capetown, Patrick Karegeya yiciwe Johannesburg muri Afrika y’Epfo muri 2014,  Faustin Kayumba Nyamwasa yageragejwe kwicwa inshuro nyinshi.” Ashingiye kuri ibi byose, umunyamakuru yifuje kumenya uburemere bw’ibyabaye kuri Paul Rusesabagina.

Asubiza umunyamakuru, Dr. Théogène Rudasingwa yavuze ko ibyabaye kuri Paul Rusesabagina ari andi mateka mabi adasanzwe agwiririye u Rwanda, kubona akatiwe igifungo cy’imyaka 25. Ati “ibi birashimangira neza  ibyabaye ku bamubanjirije, kandi siwe wa mbere si nawe wa nyuma“.  Yongeyeho ko urebye ubuzima arimo, ukanareba imyaka afite, Paul Kagame yamuhaye kiriya gihano abizi neza kandi abishaka. 

Umunyamakuru yifuje kumenya uko ubuzima bwa Paul Rusesabagina bumeze aho ari mu buroko.  Dr. Théogène Rudasingwa yabwiye umunyamakuru wa Aljazeera ko asanzwe azi neza ko ubuzima bwa Paul Rusesabagina butameze neza. Kuba afunzwe rero bimufiteho ingaruka nyinshi cyane. 

Abajijwe uko umuryango Mpuzamahanga ubona ikibazo cya Paul Rusesabagina, Dr. Théogène Rudasingwa yagize ati “N’ubwo ndagerageza gukoresha dipolomasi, Umuryango Mpuzamahanga bigaragara ko utwaza Paul Kagame buhoro urebye uburyo atubahiriza uburenganzira bwa muntu. Hagombye  kuba hari icyakozwe kigaragara kugirango bamwereke ko ibyo akora ataribyo.  Bisa nk’aho Paul Kagame yahawe uburenganzira bwo gukorera icyo ashaka Abanyarwanda“.

Umunyamakuru yifuje kumenya icyo abaturage bari mu Rwanda bavuga kuri Paul Rusesabagina wamamaye kubera Filimi yitwa “Hotel Rwanda“. Dr. Théogène Rudasingwa yasubije ko bitoroshye kumenya icyo Abanyarwanda bari mu gihugu imbere batekereza.  Impamvu ngo ni uko Paul Kagame n’abambari be bateye ubwoba cyane Abanyarwanda nk’uko n’ibitangazamakuru bigera mu Rwanda nabyo bibibona.  Mu Rwanda nta bwisanzure mu gutanga ibitekerezo, nta rubuga rwa politiki ruhari, icyumvikana gusa ni ijwi rya Paul Kagame n’abambari be. 

Dr. Théogène Rudasingwa arasanga Paul Rusesabagina yarafashije cyane Paul Kagame gusobanura amateka y’u Rwanda mu gihe bitari byoroshye gusobanura. Dr. Théogène Rudasingwa akaba akeka ko kumenyekana kwa Paul Rusesabagina kwaba kwaratesheje umutwe Paul Kagame kuko mu Rwanda nta wundi ashaka ko avugwa usibye we wenyine gusa.  

Dr. Théogène Rudasingwa atekereza ko Paul Rusesabagina yatangiye kugira ibibazo igihe yatangiraga kumenyekana cyane cyane muri Amerika. Yongeyeho ko ikindi kibazo Paul Rusesabagina yahuye nacyo ari nacyo nawe afite ndetse n’undi munyarwanda wese ugerageje kunenga ingoma ya Paul Kagame n’uko ihonyora uburenganzira bwa muntu.

Ikibazo nyamukuru byahuye nacyo ni uko Paul Rusesabagina yifatanije n’abandi banyarwanda  mu kwamagana akarengane gakorerwa Abanyarwanda mu Rwanda, ndetse no hanze yarwo. Kuba yarabaye icyamamare no kuba yaranenze ihungabanywa ry’uburenganzira bwa muntu bikorwa na Leta ya Paul Kagame, ngibyo ibyo azira.  

Paul Rusasabagina, ufite imyaka 67, washimuswe akajyanywa mu Rwanda ku ngufu yakatiwe igifungo cy’imyaka 25. Bibayeho ngo arangize igihano cya yazakirangiza afite imyaka 92. Nyamara nk’uko byagarutsweho na Dr. Théogène Rudasingwa, Paul Rusesabagina afite ibibazo bukomeye bijyanye n’ubuzima ku buryo atamara iyo myaka yose mu buroko atarapfa. Paul Kagame yamuhaye kiriya gihano yizeye neza ko azapfira mu buroko. Igihe cyaba ari iki ngo Umuryango Mpuzamahanga n’indi miryango irengera uburenganzira bwa muntu bihagurukire rimwe birengere abanyarwanda, bibagobotore ingoyi ya Paul Kagame!

Amahanga: Imyigaragamyo yo gusaba Leta y’u Rwanda kurekura imfungwa zose za Politike

Irangiza ry’urubanza rwa Paul Rusesabagina: Ubushinjacyaha bwaryakiriye bute? Abanyamategeko babivugaho iki?

$
0
0

Yanditswe na Arnold Gakuba

Ku itariki ya 20 Nzeri 2021,  Urukiko rw’u Rwanda rwakatiye Paul Rusesabagina igifungo cy’imyaka 25. Imikirize y’urwo rubanza ntivugwaho rumwe haba ku ruhande rw’ubushinjacyaha bw’u Rwanda ndetse haba no ku ruhande rw’abanyamategeko. Ese ukuri guherereye he? Muri iyi nkuru, turabagezaho uko impande zombi zibibona.

Imboni y’ubushinjacyaha bw’u Rwanda

Mu kiganiro yagiranye na Radiyo “Ijwi ry’Amerika“, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda Faustin Nkusi, yatangarije iyo Radiyo ko ubushinjacyaha nibumara kubona impapuro z’imyanzuro y’urubanza buzicara bukayikorera ubusesenguzi, bukareba ibyashingiweho kuri buri muntu kugirango ahabwe igihano yagenewe n’urukiko. Yavuze ko ibihano byatanzwe biri hasi y’ibyo ubushinjacyaha bwari bwasabiye abaregwa, maze atangaza ko yumva ubushinjacyaha buzajuririra imyanzuro y’urukiko.

Abajijwe ku bijyanye n’abavuga ko Paul Rusesabagina atahawe ubutabera barimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse na “Lantos Foundation” yamuhaye umudari, Faustin Nkusi yavuze ko atazi abakemanga imikirize y’urubanza aho bahera. Ngo rwabaye ku mugaragaro, binyuzwa no ku mbuga nkoranyambaga. Yavuze kandi ko mpande zarebwaga n’urubanza zirimo Paul Rusesabagina, abamwunganira mu rwego rw’amategeko ndetse n’ubushinjacyaha zahawe umwanya uhagije. Bityo kuri we ngo ibyo ni ibinyoma. Yongeyeho ko ibihugu bitishimiye imyanzuro y’urukiko ku rubanza rwa Paul Rusesabagina, birimo Amerika, Canada, Ubudage, Ubuholandi n’Ububiligi byohereje abantu babyo gukurikirana iby’urwo rubanza. Muri icyo kiganiro, yagarutse ku ngingo igira iti “Urukiko rurigenga, rwafashe umwanya uhagije wo gusesengura ibirego by’abari mu rubanza“. Nyamara aha dusanga nawe arimo yivuguruza kuko bibaye ari uko biri, ubushinjacyaha nta mpamvu bwaba buvuga ko bwiteguye kujuririra imyanzuro y’urukiko.  Ikindi kandi, ubwigenge bw’ubucamanza bw’u Rwanda bwagiye bukemangwa na benshi.

Ku kibazo kijyanye n’uko Paul Rusesabagina yivanye mu rubanza avuga ko abamuburanisha babogamye, ko bamubujije uburenganzira bwo kubona dosiye ye kandi akaba yarahawe abamuburanira atihitiyemo niba bitatera impungenge ku mikirize y’urubanza, Faustin Nkusi yasubije ko Paul Rusesabagina ariwe wihitiyemo abamuburanira kandi ko aribo bivanye mu rubanza. Yongeyeho ko kuva mu rubanza ari uburenganzira bwe. 

Ku kibazo kijyanye n’uko Paul Rusesabagina yajyanwa kurangiriza igihano cye mu Bubiligi nk’uko byabaye ku Mubiligi Padiri Guy Tenis nawe wakatiwe n’inkiko z’u Rwanda, Faustin Nkusi yasubije ko n’ubwo Paul Rusesabagina afite ubwenegihugu bw’Ububiligi ngo ariko ni umunyarwanda. Kuri we, ngo igikwiye ni uko yarangiriza igihano cye mu Rwanda. 

Abanyamategeko bavuga iki ku mikirize y’urubanza rwa Paul Rusesabagina?

Nyuma y’isomwa ry’urubanza rwa Paul Rusesabagina na bagenzi be, abanyamategeko batandukanye barimo n’abunganizi mu mategeko ba Paul Rusesabagina bagize icyo batangaza ku mikirize y’urubanza. Dore ibitekerezo bya bamwe:

Itsinda ry’abanyamategeko rya Paul Rusesabagina ntiryigeze ritungurwa n’imikirize y’urubanza. Umunyamategeko w’Umunyamerika Peter Choharis yavuze ko mu by’ukuri, imikirize y’urubanza yari yaragenwe kera kuko urubanza rutanyuze mu mucyo kandi rutakurikije ibisabwa. Yongeyeho ko ikibabaje ari uko ubushinjacyaha butigeze bugaragaza ibimenyetso by’uko Paul Rusesabagina yagize uruhare mu bitero aregwa. 

Kate Gibson umunyamategeko w’Umunya Australia we avuga ko iby’imikirize y’urubanza rwa Paul Rusesabagina ku birego aregwa byari byarandiswe na mbere y’uko ashimutwa muri 2020. Avuga ko icyagaragaye muri uru rubanza ari gusa kureba ukuntu ubuyobozi bw’u Rwanda bwashishikajwe no kwica amategeko agenderwaho mu manza. Indorerezi zigenga z’Ishyirahamwe ry’Abavoka b’Abanyamerika (ABA) ryakurikiraniye hafi urwo rubanza naryo ribibona nka Ginson. Ritagira riti “iyi ngirwa rubanza ntiyubahirije ibisabwa: ni ibisanzwe ko ibyo Leta yifuza ntacyo bihindurwaho.  Icyaza kibinyomoza ntigihabwa agaciro.” Bityo Gibson abona ko ari imyanzuro y’urukiko ififitse, nta kirimo kubera ko ibyagombaga kugenderwaho bitubahirijwe. Kuri we ngo uburenganzira bw’ibanze, uburenganzira bwo guhabwa igihe n’ubushobozi bwo kwitegura n’uburenganzira bwo kugirwa umwere kugera uhamijwe icyaha byose ntibyitaweho. Asoza agira ati “Mu minsi mike nyuma y’uko Paul Rusesabagina afatwa, bamwe mu bayobozi bo hejuru b’u Rwanda barimo na perezida Paul Kagame, bemeje ko Paul Rusesabagina ahamwa n’ibyaha.” Ibi bikaba bigaragaza ko imyanzuro y’urukiko yari yarateguwe kuva kera.

Umunyamategeko w’Umunya Canada Philippe Larochelle nawe yagarutse ku mikirize y’urubanza, aho yagaragaje ko imyanzuro y’urukiko yabanjirijwe n’ishimutwa, ihohoterwa n’iyicarubozo no kubuzwa uburenganzira bwo kunganirwa mu mategeko. Ngo abunganizi b’Abanyarwanda bashyizweho nta gihe bahawe cyo gutegura urubanza. Ahubwo bamwe bagaragaye bashinja Paul Risasabagina. Ngo ibyabaye mu rubanza rwa Paul Rusesabagina ni nabyo byagaragaye mu rubanza rwa Victoire Ingabire. Uyu mujyamategeko aribaza impamvu yo gushimuta, gukorerwa iyicarubozo no kwanga gukurikiza ibiteganywa n’amategeko mu rubanza, niba koko Leta y’u Rwanda yari ifite ibimenyetso bifatika ku birego yashinjaga Rusesabagina. Abona ko kuba nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bwari bufite aribyo byabateye kutubahiriza amateheko no gufata imyanzuro ififitse kandi irenganya. 

Umunyamategeko Bob Hilliard we aragira ati “inkiko z’ibinyugunyugu nizo zifata imyanzuro y’ibinyugunyugu“. Yavuze ko ubutwari bwa Paul Rusesabagina mu Rwanda ntawabuhakana. Nyamara umutegetsi mubi dore ibyo amukoreye. Utazi ukuri niwe utazi ibibera mu Rwanda. Ikiriho ni uko Paul Rusesabagina yahita arekurwa kuko arengana. Arasaba Isi yose kwamagana inkiko z’u Rwanda.

Umwunganizi mu mategeko wa Paul Rusesabagina w’Umubiligi, Vincent Lurquin wagerageje kuza mu Rwanda mu minsi mike ishize kugirango akurikirana urubanza rw’umukiriya we, nyamara akirukanwa shishitabona, aragira ati “ni urubanza rw’abacamanza bagendera ku mabwiriza.” Bityo, arashimangira ko umukiriya we Paul Rusesabagina yakoherezwa mu Bubiligi kuko afite ubwenegihugu bw’Ububiligi. 

Umwanzuro

Ubu urubanza rwa Paul Rusesabagina rurangijwe n’inkiko z’u Rwanda. Haribazwa icyo isi igiye gukorera u Rwanda kugirango rubazwe ihohoterwa n’ihonyora ry’uburenganzira bw’abanyarwamda. Muri 1994, Paul Rusesabagina  yatabaje umuryango Mpuzamahanga ngo ugire uruhare mu guhagarika jenoside, nyamara uraruca urarumira. Ese nanone iby’akarengane ke uwo muryango urabirebesha amaso gusa cyangwa urahaguruka ngo urengere uburenganzira bwa muntu n’ubutabera nyabwo?

Arsenal: Haribazwa ukuntu yamamaza igihugu kitubahiriza uburenganzira bwa muntu!

$
0
0

Yanditswe na Arnold Gakuba

Nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru “Football London“, Ikipe ya Arsenal yongeye kuvugurura amasezerano y’ubufatanye n’u Rwanda binyuze mu kurwamamaza hakoreshejwe ikirango “Visit Rwanda” (Sura u Rwanda). Nyamara ariko, muri ino minsi u Rwanda ruraregwa ibirego byinshi by’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu, harimo no kuvuga ko abanenga cyane perezida w’u Rwanda Paul Kagame bicwa cyangwa bakanyerezwa. Perezida Paul Kagame akaba ubu aregwa ko akoresha siporo zirimo “Basketball” na “Football” kugirango yongere gukundwa n’Uburayi. 

Ikibabaje kurusha ibindi ni uko igihe ikipe ya Arsenal yatsindwaga na Brentford, Paul Kagame yabaye uwa mbere kunenga imyitwarire yayo. Yagize ati “Ntitwakwemera cyangwa ngo twihanganire ubuswa bwayo“. Ibi Paul Kagame akaba yarabitangarije abantu barenga miliyoni ibyiri n’ibihumbi magana ane by’abamukurikira kuri Twitter. Aya magambo yatangaje benshi kandi avugwaho byinshi. Nyamara ntihaciye igihe, iyo kipe yongera kuvugurura amasezerano na Leta ya Paul Kagame. 

U Rwanda, nka kimwe mu bihugu bikennye cyane ku isi, gifite abaturage benshi babona hasi y’amadolari 900 ku mwaka, buri mwaka cyishyura Ikipe y’igihangange ku isi akayabo kangana n’amapawundi miliyoni 10 (£10m) kugirango cyamamazwe. 

Ikibabaje kurusha ibindi ni ibirego biregwa u Rwanda byo guhungabanya uburenganzira bwa muntu, bikubiyemo kuba abatavuga rumwe na Paul Kagame bicwa abandi bakaburirwa irengero. Umuryango haranira uburenganzi bwa muntu Human Rights Watch, Umuryango w’Abibumbye n’Ibiro by’Ubwongereza bishinzwe Ububanyi n’Amahanga byamaganye ibikorwa na Leta ya Paul Kagame. Ibyabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Nzeri 2021, ubwo inzirakarengane Paul Rusesabagina yacirwaga urubanza irenganywa byagombye kongera guhagurutsa amahanga. Ibi byose biba ariko binaratuma  benshi bibaza ukuntu ikipe ya Arsenal irimo gukoreshwa ngo yerekane isura nziza y’u Rwanda, kandi mu by’ukuri ntayihari. 

Umunyamakuru Michela Wrong wanditse igitabo yise “Do not disturb” yasobanuye ku buryo bwimbitse imiyoborere y’igitugu ya Paul Kagame. We abona amasezerano y’u Rwanda na Arsenal  ari uguterwa inkunga n’umunyagitugu, akaba ari ugutukisha Abongereza bose. Abandi babona ko Arsenal yatakarije ishema mu gushaka kongera umutungo wayo.

Arsenal yo yavuze ko yafashaga igihugu mu guhindura imyumvire kuri cyo nyuma yo kuva mu bibazo, igihe Paul Kagame n’Ikigo Gishinzwe Iterambere cy’u Rwanda bo bavuga ko bishyura kugirango bongere umubare w’abakerarugendo. Kuva Paul Kagame yanenga Arsenal ku itariki ya 14 Kanama 2021, urubuga rwe rwa Twitter rwarasinziriye.

Ku ya 20 Nzeri 2021 i Kigali, icyamamare kubera “Hotel Rwanda”, Paul Rusesabagina w’imyaka 67 akaba abafite ubwenegihugu bw’ububiligi, yahamijwe ibyaha by’iterabwoba, maze akatirwa igifungo cy’imyaka 25. Urubanza rwafashwe nk’ikinyoma  ku bo mu muryango we ndetse n’itsinda ry’abunganizi be, uhebeye kuko mu Rwanda amahame y’ubutabera atubahirizwa kandi akenshi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakicwa nk’uko byatangajwe na Human Rights Watch.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Révocat Karemangingo, wakunze kunenga Paul Kagame yarasiwe muri Mozambique ahasiga ubuzima, akaba abaye uwa nyuma uherutse kwicwa. N’ubwo guvernoma y’u Rwanda ivuga ko nta ruhare igira muri ubwo bwicanyi, Leta ya Kigali yasabwe kenshi gukora iperereza ryizewe kandi ridafite aho ribogamiye kuri ubwo bwicanyi, inyerezwa n’ihohiterwa rikorerwa Abanyarwanda maze ababikoze bagashyikirizwa inkiko. Nyamara yatereye agati mu ryinyo. 

Wrong we akaba avuga ko ubutegetsi bwa Paul Kagame ari uburenganya gusa. Arakomeza agira ati “N’ubwo icyo gihugu gifatwa nkicyashoboye kurwanya Koronavirusi, Arsenal izakomeza gukorana n’igihugu gifite ayo mateka?” Aribaza ukuntu igihugu gikennye cyane gitanga ibihumbi by’amapawundi kugirango cyamamazwe na Arsenal. 

Abayobozi b’ibihugu by’i Burayi, barimo Tony Blair na Bill Clinton bashimye Paul Kagame uko yayoboye igihugu nyuma ya jenoside yo muri 1994, nyamara ariko ibyo arimo gukora ubu biratandukanye nk’uko bisobanurwa n’Amerika n’Ubwingereza nk’uko byavuzwe mu mezi 12 ashize. Wrong aragira ati “Paul Kagame azi neza uko isura y’u Rwanda ihagaze ubu. Yacuruje jenoside maze imitekerereze y’abaturage yose ayiganisha kuri jenoside.

Paul Kagame wabaye perezida kuva mu mwaka wa 2000, akaba yarahinduye Itegeko-nshinga kugirango agume ku ngoma, ubu arimo gukoresha amakipe y’umupira w’amaguru kugirango yiyerekane mu bihugu by’Iburengerazuba. Usibye Arsenal, n’ikipe ya Paris Saint Germain nayo ikoresha “Visit Rwanda”(Sura u Rwanda). 

Wrong yemeza ko ubwo ari uburyo bwo kwiyemera. Ngo Paul Kagame akunda kugaragara cyane kuri Twitter kuko bimushimisha cyane. Hagati aho ariko benshi babona ko bidakwiye ku gihugu kitubahiriza uburenganzira bwa muntu. Kuki ayo mafaranga adashyirwa mu buvuzi cyangwa mu burezi? Ayo yose ni atangwa nk’inkunga n’imfashanyo. DFID [Ishami ry’Iterambere Mouzamahanga] na USAID [Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye cyita ku Iterambere Mpuzamahanga] byahaye inkunga nyinshi u Rwanda. Ni iyihe mpamvu yo kudahagarika izo nkunga kandi u Rwanda ayo mafaranga ruhabwa ruyashora mu mupira w’amaguru? Wrong abibona nk’igitutsi ku basoreshwa b’Abongereza batuma izi nkunga ziboneka. 

Imibare ya hafi iboneka yerekana ko Ubwongereza butanga miliyoni 60 z’amapawundi (£60m) buri mwaka n’aho guverinoma y’Uburayi ikaba itekereza kugabanya inkunga nyuma yo kubona amasezerano u Rwanda na Arenal yaravuguruwe. Ibi kandi bikaba binashyigikiwe na bamwe mu bafana bakomeye b’ikipe ya Arsenal bavuga ko iyo kipe yahatakarije icyubahiro cyayo. 

Nyamara ariko n’ubwo ibyo byose bivugwa kuri Arsenal, Umuvugizi wayo atarangaza ko kuva batangira ubufatanye na Leta y’u Rwanda muri 2018, byafashije guhindura imyumvire, bamamaza umuco nyarwanda kandi berekana ko u Rwanda ari igihugu cyiza cyo kuruhukiramo. Yatangaje ko umwaka umwe gusa nyuma y’uko ubwo bufatanye butangira, umutungo u Rwanda rukura mu bukerarugendo wiyongereyeho 17% kandi abakerarugendo bava mu Burayi basura icyo gihugu bakaba bariyongereyeho 22%. Ubu bwiyongere bukaba bwarongeye ubukungu bw’u Rwanda. Akaba yemeza ko ibyo aribyo bazakomeza gushyiramo imbaraga.

Muri 2019, “Visit Rwanda” ivuga ko mbere ya Koronavirusi umubare w’abasura u Rwanda bava mu Bwomgereza wiyongereyeho 5%, mu gihe Paul Kagame yanditse kuri Twitter ati “Banenga ko aho atariho twagombye gushira imari. Nyamara nagirango mbabwire ko mu gihe gito gusa, twarengeje ayo twashyizemo kandi twizeye inyungu nyinshi“. 

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) Belise Kariza Yagize ati “Mbere y’ubwo bufatanye na Arsenal, 71% ya miliyoni z’abafana ba Arsenal ku isi ntibyari bazi u Rwanda nk’igihugu cyo gutembereramo. Nyamara nyuma y’umwaka umwe gusa ubwo bufatanye butangiye, kimwe cya kabiri cyabo kibona u Rwanda nk’ahantu ho gusura“. 

N’ubwo hashize amezi 18 ubukerarugendo budakorwa, Arsenal yishimira amagambo y’abafana bashima u Rwanda. Nyamara ariko haribazwa niba  u Rwanda rugomba gukomeza gutera inkunga amakipe y’umupira w’amaguru aho kwita ku biteza imbere abaturage barwo? 


Mozambique: Kagame yemeye ko hari abasirikare be bahaguye

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rwemeye ko hari abasirikare rwatakarije ku rugamba mu gihugu cya Mozambique, mu gihe hari hashize igihe kirekire inzego z’ubuvugizi bwa Leta zitangaza ko nta n’umwe uragwa ku rugamba.

Si rimwe si kabiri, ahubwo ni kenshi Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yagiye agaragaza ko urugamba ingabo z’u Rwanda zirimo muri Mozambique rutazikomereye cyane, ko zihora zikubita inshuro inyeshyamba zikahagwa, izirokotse zigahunga ubutarora inyuma. Kenshi iyo abajijwe niba nta ngabo z’u Rwanda zaguye ku rugamba yasubizaga ko ntazo, ko na bakeya bakomeretse byabaga ari udukomere tworoheje tudateye impungenge, kandi ko bahita bavurwa bagakira.

Perezida Kagame ubwo yari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri Mozambique, mu kiganiro yagiranye n’ingabo ze azishima anazimenyesha ko urugamba rukomeje, yagarutse ku kuba u Rwanda rwaratakaje bamwe mu basirikare.

Mu ijwi rye bwite, Perezida Kagame yagize ati: “Turabashimira ko mwabashije kubohora iyi ntara yari imaze igihe mu biganza by’inyeshyamba. Mwakoze akazi gakomeye cyane, kandi habayemo no kwitanga. Kugenda mutiganda amanywa n’ijoro, yewe no ku zuba rikaze, ndetse habayeho no gutakaza ubuzima bwa bamwe muri mwe. Niko bisanzwe bigenda ku rugamba, twatakaje abasirikare twakabaye turi kumwe nabo uyu munsi. Wenda hari uwavuga ngo si benshi, ariko burya gutakaza umuntu n’iyo yaba ari umwe , biba ari ikintu gikomeye cyane. Akazi karacyakomeje, urugamba ntirurarangira…”

Mu minsi ishize twabagejejeho amakuru y’abasirikare b’u Rwanda bagwa ku rugamba muri Mozambique, bamwe bakaba abagiye baraswa na ba Mudahusha (Snipers) bo mu nyeshyamba, abandi bakaba abagiye baturikanywa n’ibisasu bitegwa mu butaka.

Twabagejejeho kandi amakuru y’ukuntu Minisiteri y’Ingabo n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo bahinduye uburyo amakuru y’abasirikare baguye ku rugamba atangwa, imiryango yabo ikaba itari ikibimenyeshwa hakoreshejwe telephone cyangwa se ikoranabuhanga, ahubwo hakoherezwa itsinda rito ry’abantu hagati ya babiri na batanu basanga umuntu iwe akabimenyeshwa, ngo birinde ko byakwiraklwizwa hakoreshejwe inzira z’ikoranabuhanga bikarushaho guca igikuba mu Banyarwanda bakomeje kubeshywa kenshi ko nta musirikare n’umwe w’u Rwanda uragwa ku rugamba muri Mozambique.

Twanabagejejeho kandi amakuru y’ukuntu imwe mu miryango y’abatakarije ababo ku rugamba (Abana babo, ababyeyi, abavandimwe, babyara babo, cyangwa abo bafitanye andi masano), basigaye babuzwa gukora ikiriyo cy’ababo ngo inkuru zitaba kimomo, cyangwa se bakagikora bucece nk’abihishe.

Ni ku nshuro ya kabiri Perzida Kagame yeruye ko hari abasirikare be baguye ku rugamba byarahakanywe kenshi n’abavugizi be. Yaherukaga kuvuga ibisa bitya, ubwo Abanyarwanda bamenyaga iby’igitero ingabo za FDLR zari zagabye i Busasamana zikanakurayo iminyago irimo impuzankano za gisirikare z’ingabo z’u Rwanda. Icyo gihe umuvugizi w’ingabo, uwa Polisi, uwa Leta n’abayobozi banyuranye bavugaga ko nta ntambara mu by’ukuri yabayeho ko kari agatero shuma katamaze n’umwanya munini, ko nta n’umusirikare w’u Rwanda wahakomerekeye.

Ubwo Perezida Kagame yabibazwagaho mu kiganiro n’abanyamakuru, yemeje ko hari abasirikare bahaguye, agira ati: “Yego barapfuye, ngira ngo ni nka batatu cyangwa bane, imibare sinyibuka neza…” Nubwo yavuze uyu mubare ariko, amakuru yavaga I Rubavu yo yemezaga ko haguye abasirikare benshi. Ni nk’ibi byo muri Mozambique avuga ngo nubwo abo twatakaje bataba ari benshi n’umwe yaba ari igihombo gikomeye.

Ibi byose biragaragaza ko u Rwanda rukomeje gahunda yarwo y’igihe kirekire rufite muri Mozambique, uru rugendo rwa Perezida Kagame rukaba rukomeje gushimangira ko muri kiriya gihugu u Rwanda ruhafite inyungu nyinshi zigikomeje kugirwa ibanga, dore ko ari na bwo bwa mbere Perezida Kagame yasura ingabo z’u Rwanda mu butumwa zirimo hanze y’igihugu.

Tega amatwi aho Kagame yemera ko hari abasirikare baguye ku rugamba muri Mozambique:

Hatangijwe ikigega cyo kugoboka abahohoterwa n’ubutegetsi buriho mu Rwanda

HRW yagaragaje ko hari Abanyarwanda bafungiwe kwa Kabuga bamwe kakagwayo kubera imyiteguro ya ‘CHOGM

$
0
0

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW) wasohoye raporo uvuga ko abategetsi b’u Rwanda bakusanyirije abantu b’ingeri zitandukanye bakabafungira muri gereza itazwi ahitwa “kwa Kabuga” mu mezi yabanjirije inama mpuzamahanga yo ku rwego rwo hejuru yari iteganijwe muri Kamena 2021.

Mu bafungiwe kwa Kabuga harimo abazunguzayi (Abacururiza mu muhanda), indaya, abatinganyi, abasabiriza hamwe n’abana bo mu muhanda  bazwi kw’izina rya ‘Mayibobo’.

HRW ivuga ko yaganiriye n’abantu 17 bafungiwe ‘Kwa Kabuga’ i Gikondo mu gihe cy’ibyumweru, mbere gato y’inama ya CHOGM yari kuba mu kwezi kwa gatandatu ikimurirwa igihe kitazwi. Ibi abategetsi bakaba babikora mu rwego rwo gusukura Kigali.

Abahafungiwe bavuga ko bari bacucitse cyangwa se bapakiye mu byumba batabasha kwinyagambura kandi batabonaga iby’ibanze nk’amazi n’ibiryo bikwiye kandi ko abaryamana bahuje igitsina bakubitwaga kenshi ku munsi kurusha abandi bafungwa.

Mu bari bafunze bose nta warezwe ibyaha mu buryo busanzwe, ngo abone umwunganizi mu mategeko cyangwa ngo agezwe mu bushinjacyaha.

Gusukura Kigali kubera CHOGM

Hagati ya Mata na Kamena 2021, nibwo HRW yavuganye kuri telefoni n’abantu 17 bafungiwe kwa Kabuga, muri bo harimo Umugore w’imyaka 18 ucuruza ku muhanda wahafungiwe ibyumweru bibiri ari kumwe n’umwana we w’amezi icyenda yabwiye HRW ati “Batubwiye ko leta ishaka gusukura umujyi kubera inama ya CHOGM kandi ko bazadufunga kugeza irangiye.”

Abahoze bafunzwe bari bafungiwe i Gikondo hagati ya 2019 na 2021 bavuze ko abakobwa n’abahungu 50 kugeza kuri 200 bafungiye icyarimwe mu ‘cyumba cy’abana’, mu bihe bibi kandi bateshwa agaciro.

Banasobanuye uko ibintu byifashe mu cyumba cy’abagabo leta yita inzererezi aho ingimbi nazo zifungirwa, abagore ndetse n’abana b’impinja nta byo kuryamira abantu bose baryama hasi.

Umwe mu babajijwe yavuze ko bidashoboka kubona ikirere cyo hanze kandi ko mu byumba bifungirwamo, abafunzwe bose baryama hasi ku isima.

Benshi mu bahoze bafunzwe bavuze ko bahabwa ibiryo by’inticantikize rimwe ku munsi kandi bidafite intungamubiri ku ku buryo abataguyemo bafungurwa bafite ikibazo cy’ imirire mibi.

“Ibiryo ntibihagije cyane cyane ku bana bato n’impinja barwara buri gihe.”  Umugore umwe yasobanuye ko yarekuwe nyuma y’uko umwana we arwaye ku buryo bukabije, undi avuga ko umwana we yimuriwe mu bitaro kubera imirire mibi.

Abafungiwe mu cyumba cy’abagore babonaga amazi meza yo kunywa, rimwe na rimwe rimwe ku munsi. Umwe mu babajijwe wari ufungiye i Gikondo mu kwezi kwa Mata yagize ati “Rimwe na rimwe twamaraga umunsi wose tutanyweye amazi, hanyuma bageraho bagatanga amazi macye tugomba gusaranganya twese bamwe ntibayabone[…] gukaraba ni rimwe mu cyumweru.”

Batatu babajijwe basobanuye ko mu gihe bari i Gikondo, babonye cyangwa bumvise abagororwa bapfuye bazira ubuzima bubi no kutavurwa neza. Umucuruzi w’imyaka 40 ucururiza mu muhanda yagize ati “Mu byumweru bibiri namaze [i Gikondo], habaye amajoro atatu igihe tutashoboraga gusinzira kuko mu cyumba hari abantu benshi cyane.” ni muri Mata. “Abantu babiri barapfuye bazize kubura ubuvuzi […] Barwaye, impiswi. Ntibemerewe kujya kwa muganga maze mu gitondo basanga bapfuye. Sinzi amazina y’abo bapfuye.”

‘Inama yasubitswe ejo muzarekurwa’

Harimo kandi ko abahinduye igitsina cyangwa abaryamana bahuje ibitsina, abagore batatu bafunganywe n’impinja zabo, abagabo bane bakoraga akazi ko gucuruza mu mihanda ku masoko ndetse n’umuhungu w’imyaka 13 utuye mu mihanda ya Kigali yemeje ko iryo hohoterwa ryakozwe.

Uyu mwana w’imyaka 13 abajijwe yavuze ko yafunzwe ibyumweru bibiri hagati y’ukwezi kwa Mata na Gicurasi, mu cyumba kirimo abandi bana barenga 200 bo mu muhanda, maze arekurwa nyuma y’itangazo. Yaravuze ati “Polisi yaratubwiye iti:Ntimutinye, bana. Inama ntizaba, ejo muzarekurwa.” Abahoze bafunzwe bavuze ko abapolisi bababwiye ko ari ‘imyanda’ kandi ko bazafungwa kugeza iyo nama bakarekurwa muri Kanama. Umucuruzi w’imyaka 20 ucuruza umuhanda wafunzwe ibyumweru bibiri muri Mata hamwe n’umwana we w’amezi 9 yagize ati: “Mbere y’inama [Commonwealth], baradufashe bafata ibintu byacu.” “Igihe inama yegeraga… Gikondo [yari] yuzuye abantu.”

Yongeyeho ko abayobozi b’akarere batoraguye abana bose bafungiwe i Gikondo babasubiza mu mihanda ya Kigali. Nta mfashanyo yahawe yo guhura n’umuryango we cyangwa gusubira ku ishuri.

Aba baganiriye na HRW bose bifuje ko imyirondoro yabo itashyirwa hanze kubera gutinya ko bahanwa n’abategetsi. Raporo ya HRW ivuga ko nyuma y’uko iyo nama isubitswe, abari bafunzwe baje kurekurwa.

“Abapolisi batubwiraga ko turi imyanda”

Mu gihe bari bafunze, icyorezo cya Covid-19 cyari kimeze nabi mu Rwanda, ariko nta gikorwa na kimwe cyakozwe n’ubutegetsi aba bantu icyorezo kandi abahoze bafunzwe basobanuye ko batigeze bapimwa ko barwaye, mu gihe bari bafunze nta amasabune, masike cyangwa ibikoresho by’isuku n’isukura bigeze bahabwa.

Umwe mu bagize sosiyete sivile i Kigali yagize ati “Imihanda yari irimo ubusa mbere y’inama. Ntabwo twongeye kubona umwana wo mu muhanda mu mujyi. Ndetse n’abacuruza imbuto ‘abazunguzayi’ bajyanywe  i Gikondo. Iminsi micye inama isubitswe nibwo bongeye kuboneka mu mihanda.”

Yongeyeho ati “abana barafunzwe, tagisi za moto zagombaga guhagarika akazi, abacuruzi bo mu mihanda barahohotewe  byose kubera inama ya Commonwealth. Kuva yasubikwa, ihohoterwa ryaratuje.”

Abatinganyi mu mazi abira

Ifungwa ry’abatinganyi ‘abakora imibonano mpuzabitsinabahuje ibitsina’ i Gikondo ryatangajwe mu bitangazamakuru mu Gushyingo 2020. Abantu icyenda bahinduye ibitsina n’abahuje ibitsina Human Rights Watch babajije bafungiwe i Gikondo hagati yUkuboza 2020 na Mata 2021 bavuze ko bafungiwe i Gikondo.

Abantu benshi basobanuye ko batawe muri yombi n’abapolisi cyangwa abashinzwe umutekano nyuma y’amakuru yatangajwe n’abantu bababonye hamwe n’abandi bahuje igitsina, abaryamana bahuje ibitsina, abahuje ibitsina ndetse n’abahindura ibitsina (LGBT) cyangwa bambaye imyenda y’abagore niba babonaga ko atari abagore.

 I Gikondo, abapolisi cyangwa abarinzi babashinjaga kuba batagira aho baba, abajura cyangwa abakoze ibyaha maze bakabafungira mu cyumba cyagenewe ‘abakoze ibyaha’.

Umusore w’imyaka 27 yagize ati: Banjyanye i Kabuga bambwira ko nateje ibibazo mu Rwanda[…] Ngezeyo abapolisi bambaza impamvu nsa n’uyu. Kuki nsa n’umukobwa? Barambajije bati ‘uri indaya? ‘Naramusubije nti ‘ Oya, ndi Umunyarwanda. Baramfunze hamwe n’abandi bantu bashinjwaga abajura.”

Gusukura Kigali byabaye urwitwazo

Ingamba z’u Rwanda zo guteza imbere Kigali mu kwakira inama n’ibindi bikorwa mpuzamahanga, akenshi birimo guhohotera abaturage bakennye cyane by’umwihariko mu murwa mukuru.

Ibi byavuzwe na Lewis Mudge uhagarariye HRW muri Africa yo hagati wagize ati “Uburyo bw’u Rwanda bwo guhindura Kigali umujyi w’inama akenshi bubamo guhohotera abakene kurusha abandi bawutuye[…]guhohotera abatarebwa neza n’abakene kubera ko gusa  abategetsi babona banduza isura y’igihugu bibangamiye uburenganzira bw’umuntu.”

HRW ivuga ko ibi byo ‘gusukura’ imihanda ya Kigali byabaye na mbere mu 2016 mbere y’inama rusange y’umuryango w’ubumwe bwa Africa.

Mudge yakomeje avuga ko Inama imaze gusubikwa, abafatanyabikorwa b’u Rwanda muri Commonwealth bahisemo kuvugira uburenganzira bw’abahohotewe.

Nyuma ya raporo zasohotse mu 2015, 2016 na 2020 zerekeye ihohoterwa ryakorewe mu kigo cyo ‘Kwa Kabuga’ i Gikondo, ibyo bikorwa bibi byamaganywe muri Gashyantare 2020 mu gihe cyo gusuzuma u Rwanda muri komite y’umuryango w’abibumbye ishinzwe uburenganzira bw’umwana i Genève mu Busuwisi.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bike byo muri Afurika y’Iburasirazuba bidahana icyaha cyo guhuza ibitsina byumvikanyweho. Kuzerera, gusabiriza n’uburaya nabyo ntabwo ari ibyaha. Icyakora, abayobozi bakomeje gukoresha ikigo cyo kwa Kabuga I Gikondo kugira ngo bafunge abaregwa ‘imyitwarire idahwitse ngo ibangamiye rubanda’ barimo abacuruza imihanda ndetse n’abatuye mu mihanda babita ‘inzererezi’.

U Rwanda rugomba gufunga byihutirwa ikigo cyo kwa Kabuga no guhindura amategeko agenga ikigo cy’igihugu gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe.

Abayobozi bagomba guhita bakora iperereza ku manza zose zavuzwe zerekeye gufata nabi hamwe n’ibikorwa byo gukubita imfungwa bikorwa n’abapolisi n’abakozi bo mu kigo cyavuzwe haruguru harimo na raporo z’abafunzwe bapfuye.

Lewis Mudge yashoje agira ati “Dushingiye ku byabaye mu bihe byashize, birashoboka cyane ko ihohoterwa nk’iryo rizabaho mbere y’itariki nshya izatorwa mu nama ya Commonwealth.”

Yakomeje agira ati “Gufunga abantu no kubagirira nabi kubera gusa ko abayobozi bemeza ko bangiza isura y’igihugu bibangamira icyubahiro cya muntu. Abayobozi ba Commonwealth ntibagomba kwihanganira ibi.”

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch wasabye Minisiteri y’Ubutabera n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco amakuru ku bibera kwa Kabuga, ariko nta gisubizo cyigeze kiboneka kandi uyu muryango ntiwabashije kwikorera igenzura mu bwigenge.

Kugeza ubu mu Rwanda hari ibigo by’agateganyo bifungirwamo abantu bigera kuri 28, muri ibyo Ikigo cyo kwa Kabuga ni kimwe mu bivugwamo iyicarubozo rikorerwa abahafungiwe barimo n’abana b’impinja bafunganwa n’ababyeyi babo.

Ubutegetsi bwo bukavuga ko icyo kigo atari ahantu ho gufungira abantu ahubwo ari ahanyuzwa (transit) abantu runaka kandi bataharenza amasaha 72.

Yolande Makolo, umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, yatangarije kuri Twitter ko raporo ya HRW ari “ukugerageza guhungabanya urwego rw’ingenzi rw’ubukungu bwacu hakoreshejwe ibirego byacuzwe.” Yakomeje avuga ko gutoba bitazakora kuko ibyo birego atari ukuri.

Yakomeje avuga ko u Rwanda rutavangura ku gitsina cyangwa ku mahitamo ashingiye ku gitsina mu mategeko muri politiki cyangwa mu ngiro.

 

Twaganiriye na JAMBO Asbl; kuki badataha? Ese kuba Impunzi ni Ishema cyangwa ni Ipfunwe?

Urubanza rw’ubujurire kuri cyamunara y’imitungo ya Assinapol Rwigara rwagenze rute?

$
0
0

Yanditswe na Arnold Gakuba

Kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Nzeri 2021, hari hateganijwe cyamunara ya Hoteli ya nyakwigendera Assinapol Rwigara iherereye mu Kiyovu, mu murwa mukuru w’u Rwanda, Kigali. Nyamara ariko, umuryango wa nyakwigendera ukaba wari wajuririye iyo cyamunara.

Amakuru dukesha “Ijwi ry’Amerika” yo ku mugoroba tariki ya 27 Nzeri 2021, aratangaza ko i Kigali mu Rwanda, urukiko rw’ubucuruzi  rwatangiye gusuzuma ikirego cy’ubujirire cyatanzwe n’umuryango wa nyakwigendera Assinapol Rwigara. Ikirego cy’ubujirire cyatanzwe n’uruganda rw’itabi rwa Nyakwigendera Assinapol Rwigara, gisaba guhagarika cyamura y’umutungo w’umuryango wa Assinapol Rwigara iri mu mujyi wa Kigali.  

Mu gutangira, umucamanza yibukije ababurana impamvu y’ubwo bujurire. Mu  kwanga icyemezo cy’urubanza Primier Tobacco Company (PTC),  Urukiko rwavuze ko urubanza rwatanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Urukiko rwasobanuye ko PTC itabanje kwandikira umwanditsi mukuru  isobanura impamvu ikirego cyayo kihuta. Kuri iyo ngingo, Maître Rwagatare wunganira PTC yabwiye urukiko rukuru rw’ubucuruzi ko bandikiye umwanditsi mukuru,  n’ubwo we yemeza ko bitari na ngombwa, mu gihe bafite urubanza rw’iremezo. Yasobaniye ko bandikiye umwanditsi mukuru akabasubiza jyuma y’ibyumweru bibiri kandi amategeko ateganya ko yagombye kuba yasubije mu gihe kitarenze iminsi itatu. Yongeyeho ko baranze ikirego cyihuta kuko babonaga ko umwanditsi mukuru ari kubatinza kandi igihe cyo gutanga cyamunara cyari cyegereje.

Maître Henri Pierre  Munyengabe wunganira Banki y’Ubucuruzi ya Cogebank yabwiye urukiko ko  PTC yagaragaje ko yatanze ikirego mu buryo bwubahirije amategeko, nyamara ariko umucamanza ku rwego rwa mbere yaramaze kubifataho icyemezo kuko ntabyo yabonaga muri dosiye. 

Nyuma y’ibyo bisobanuro by’imoande zombi, umucamanza  yabajije uwunganira Cogebank niba nyuma barabonye inyandiko uruganda PTC  rwandikiye umwanditsi mukuru, Maître Munyengabe yemeza ko bazibonye. Bityo, urukiko ruvuga ko  icyo aricyo cyo guheraho rusuzuma niba ikirego cyo kwa Rwigara  cyakwakirwa cyangwa kitakwakirwa kuko uruhande baburana rwemeza ko babonye ibihamya ko bandikiye umwanditsi mukuru, kuko mu ntangiriro ariyo mpungenge urukiko rwari rwagaragaje.

Maître Janvier Rwagatare yibukije  urukiko rw’ubucuruzi ko mu mwaka was 2017, rwafashe icyemezo mu rubanza  cyabaye itegeko, kibuza kongera gutanga icyemezo kigurisha ingwate zo kwa Rwigara, igihe cyose ingwate ku bwishingizi  bwa nyakwigendera itari yakavuye mu nzira.  Yavuze ko nyamara n’ubwo bimeze gutyo, cyamunara yo kugurisha Hoteli ya nyakwigendera Assinapol Rwigara yo ikomeje gukorwa. Yongeyeho ko kuri urwo rubanza rwabaye itegeko, nta rundi rubanza twigeze rurukuraho, bityo rukaba rugifite agaciro karwo kugera magingo aya.

Uwunganira Cogebank yavuze ko ibivugwa n’uruhande baburana bitari ukuri. Yasobaniye ko  ku kirebana n’ubwishingizi bwa Rwigara, urukiko rwategetse ko Prime Insurance kwishyura Banki miliyoni 540 z’amafaranga y’u Rwanda y’ubwishingizi bwa Rwigara. Uyu munyamategeko yemeza ko kuri 2018, Cogebank yandikiye madamu Mukangemanyi Adeline Rwigara ibaruwa umumenyesha ko nta bwenda bayifitiye.  Gusa nyuma ngo haje kuba urundi rubanza rw’akarengane rutegeka Cogebank kwishyura Prime Insurance miliyoni 349.  Bityo akavuga ko ntaho PTC yahera yemeza ko  nta mwenda umuryango wa Assinapol Rwigara ubereyemo Cogebank. Uyu munyamategeko avuga ko kuba umuryango wa Assinapol Rwigara ugaragaza ko utazi ingano y’umwenda uberemo Cogebank bitabuza cyamunara gukomeza, cyane ko yemeza ko abo kwa Rwigara badahakana ko hari amasezerano  y’uwo mwenda. 

Ku ruhande rw’uruganda PTC bo bakomeza  kwemeza ko iyo urubanza rwabaye itegeko hagomba kubahirizwa imihango yateganijwe n’amategeko yo kurukuraho. Maître Rwagatare avuga ko mu rubanza rwiswe urw’akarengane  haburanaga Madamu Adeline Rwigara, bityo ko PTC  itagombye kugira icyo ibaza muri uru rubanza.

Kugeza ubu, ku rwego rwa mbere ku itariki ya 24 Nzeri 2021, cyamunara yarabaye ariko habura umuguzi w’i gorofa regeretse kane riherereye mu Kiyovu. Ni Hoteli yagombaga kunganira indi yahasenywe mu mwaka was 2016. Biteganijwe ko umuhesha w’inkiko  yongera gutanga indi minsi irindwi agatanga urubuga ku bapinanirwa, nk’uko byasobanuwe n’umwe mu banyamategeko. Iryo piganwa rikaba rikorwa mu buro bw’ikoranabuhanga.

Mu makuru aheruka yahawe “Ijwi ry’Amerika” havugwa ko iyo gorofa ifite agaciro gasaga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda, asabwa muri iyo cyamunara. Twibutse ko iyi cyamunara ije ukurikirana indi  y’itabi n’imashini by’uruganda PTC  bya nyakwigendera Assinapol Rwigara yabaye mu 2018, mu gihe Leta yishyuzaga umuryango akayabo gasaga miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda. Ayo mafarnga ngo ni ay’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro cyavugaga ko umuryango wa Rwigara utishyuye nk’imisoro  mu bihe bitandukanye.

Umuryango wo wa Rwigara wo ukomeza guhakana icyitwa umwenda aho kiva kikagera.  Uvuga ko nta muntu uwo ariwe wese cyagwa Leta ufitiye umwenda.  Bemeza ko ubutegetsi bubibagekaho mu mugambi wo kubatwarira imitungo, yaba itimukanwa n’itimukanwa.  Ibi bibaye ari ukuri, ntibyaba bitangaje kuko bw’aba atari ubwa mbere Leta y’u Rwanda ibikora. Abatavuga rumwe nayo bose cyangwa abanze kuyiyoboka niko ibagenza kugirango ibakeneshe, muri gahunda yo kwigwizaho imitungo y’abaturage.

Urubanza rwo ku wa 27 Nzeri 2021 rwari rwitabiriwe n’abavandimwe bo kwa Rwigara ndetse n’abahoze ari abakozi b’uruganda rw’itabi.  Hatagize igihinduka, ku itariki ya 30 Nzeri 2021, nibwo umucamanza azafata icyemezo  cyakira cyangwa cyanga ubujurire bw’urubanza rw’umuryango Rwigara rusaba guhagarikisha cyamunara ku mitungo yabo.  Nyamara ariko, niba Leta ya Kigali ibiri inyuma, bishobora kutazagira icyo bitanga, ubujurire ntibwakirwe.

Gereza ya Rubavu:Dore urutonde rwimfungwa ziciwemo/Kayumba na Kayitani bahitanye benshi

Igihe tugifite abantu bashyira inda zabo imbere ntabwo tuzatera imbere amatora twese tuzi uko akorwa


Dr. Christopher Kayumba:”abasore bambaye sivile bahora bampagaze hejuru aho mfungiye”

$
0
0

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Ubwo yitabaga Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama mu Karere ka Kicukiro kuri uyu wa 28/09/2021 Dr Kayumba Christopher yavuze ko ibirego byo gusambanya abakobwa aregwa bigamije kumwangisha Abanyarwanda nyuma yo gushinga ishyaka.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwatangiye kuburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo Dr. Kayumba Christopher, Umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, ushinjwa gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha cyaha cyo gusambanya ku gahato.

Uru rubanza rwagombaga kuba mbere ya saa sita hifashishijwe ikoranabuhanga siko byagenze kuko rwabaye hafi saa kumi abarwitabiriye bategereje ko rutangira baraheba. Kayumba nawe yari ategerereje aho afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi Kicukiro.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bufite ibimenyetso bigaragaza ko Dr Kayumba w’imyaka 50 y’amavuko yasambanyije umukobwa wamukoreraga mu rugo mu mwaka wa 2014. Ibi ngo byemejwe n’umuzamu wakoraga kwa Kayumba muri icyo gihe.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko hari n’undi mukobwa Kayumba yigishaga yagerageje gusambanya ku ngufu ariko ngo bakagundagurana ntabigereho. Uyu mukobwa ubwo yatangaga ikirego yavuze ko hari n’abandi bakobwa Dr Kayumba wahoze ari umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’itangazamakuru yagerageje gusambanya. Aba bakobwa bose ntibigeze batangazwa amazina.

“Abantu bambaye sivile….bahora bampagaze hejuru”

Kayumba yabwiye urukiko ko afite inzitizi asaba ko zibanza gukurwa mu nzira mbere y’uko urubanza ruba.

Imwe muri izo nzitizi ni iy’uko adahabwa umwanya wo kuvugana n’umwunganira mu mategeko kandi aburana ibyaha bifitanye isano na politiki, indi ni iy’uko atigeze ahabwa uburenganzira bwo guhura n’abaganga kandi yari yasabiwe kwitabwaho byihariye.

Ati “Ni abasore bambaye sivile bahora bazenguruka aho mfungiye iyo hagize unsura bamugendaho n’iyo haje umunyamategeko wanjye abo bantu baba bumviriza ibyo tuvugana kuko baba bampagaze hejuru buri gihe simbasha gutegura dosiye.”

“Ikigamijwe ni ukunyangisha Abanyarwanda”

Dr Kayumba yahakanye ibyaha byose ashinjwa avuga ko afunzwe kubera impamvu za politike ndetse yabisobanuye mu bushinjacyaha inshuro nyinshi ko abeshyerwa yemeza ko biri mu mugambi wo kumwangisha abanyarwanda.

Yabajije impamvu byasabye imyaka kugirango abo bakobwa batange ikirego, yongera kubaza impamvu umwe muri aba bakobwa yabanje gutanga ikirego kuri Twitter nk’aho ayobewe inzira gutanga ikirego binyuramo. Ibi byose Kayumba avuga ko yabifashe nko kumusebya ku karubanda hagamijwe kumwangisha abanyarwanda nyuma y’uko atangaje ku mugaragaro ko yashinze ishyaka. Yanavuze ko yangiwe gusubira kwa muganga.

Ubushinjacyaha bwateye utwatsi inzitizi zatanzwe na Kayumba buvuga ko nta shingiro zifite kuko ari ibinyoma byambaye ubusa bidakwiye guhabwa ishingiro kandi ko atigeze abuzwa kubonana n’umwunganizi we.

Bumusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera uburemere bw’ibyaha ashinjwa bunavuga ko bugikora iperereza ku bakobwa yasambanyije dore ko ngo atari bariya batanze ikirego gusa.

Umucamanza yamubajije icyemeza ko arwaye, Kayumba asubiza ko impapuro zose yakuye kwa muganga umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kicukiro ’DPC’ yazimwatse zose kandi ko ari we utanga amabwiriza yo kumubuza umudendezo aho afungiye.

Nyuma yo kumva impande zombi, Umucamanza yavuze ko icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kizasomwa ku wa 5 Ukwakira 2021, saa Munani.

Dr Kayumba Christopher, yatawe muri yombi tariki 09/09/2021, akaba yari amaze iminsi atanga ibiganiro kuri ‘Channels’ za youtube zitandukanye anenga byinshi mu miyoborere ya Leta y’u Rwanda. Ibyaha ashinjwa byazamuwe nyuma yo gutangaza ko  yashinze ishyaka yise ‘Rwandese Platform for Democracy’ akaba yari yaravuze ko iri shyaka rizahatana mu matoro y’umukuru w’Igihugu mu mwaka wa 2024.

Ezra Mpyisi: Ingabo za RDF zagiye muri Mozambique kwica!

Yabonye inkunga yo kubakirwa Akarere kaza kubimusenyeraho

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu murenge wa Rugalika akarere ka Kamonyi haravugwa umuturage wabujijwe kubaka akanamenerwa amatafari ku maherere, mu gihe nyamara afite icyangombwa cyo kubaka, kandi iyi nkunga akaba yarayibonye mu gihe akarere kari karamurangaranye igihe kirekire.

Murwanashayaka Chrestien wo mu Murenge wa Rugarika, Akagari ka Kigese mu mudugudu wa Mibirizi mu Karere ka Kamonyi yavuze ko ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR bwemeye kumwubakira ariko ubuyobozi bw’Umurenge wa Rugarika burabyanga, buvuga ko atemerewe kuhubaka.

Uyu musore avuga ko yakuze atazi umuryango we kuko ababyeyi be bitabye Imana mu gihe cya Jenoside mu 1994, nyuma aza kurerwa n’abihayimana b’abagiraneza.

Murwanashyaka yavuze ko amaze kugera mu myaka y’ubukure, nibwo umugiraneza yaje kumwemerera ubutaka kugira ngo atangire kwiyubakira no kwishakira ubuzima muri rusange.Uyu mugiraneza amaze kubumwemerera, yagejeje igitekerezo cye ku itorero rye rya ADEPR asanzwe asengeramo kugira ngo rimufashe kubaka.

Uyu musore yavuze ko Itorero ryabyemeye gusa mu gihe yari atangiye kubumba amatafari, abayobozi bo ku Murenge barimo DASSO baje barayamena bavuga ko nta byangombwa afite.

Murwanashyaka yagize ati “Ubwo baraje bampa imiganda yo kubumba, tugezemo hagati turi kubumba ,SEDO w’Akagari ndetse n’Umuyobozi ushinzwe imyubakire ku Murenge baraza amatafari barayamena.”

Murwanashyaka yakomeje ati “Icyo gihe batwaye n’ibikoresho gusa nyuma baza kubinsubiza, barambwira ngo nzabanze nsabe ubufasha niba nshaka kubaka ariko nubake mfite ibyangombwa .”

Icyo gihe itorero rya ADEPR ryandikiye ubuyobozi bw’Umurenge wa Rugarika ibaruwa risaba ko uyu musore yahabwa uburenganzira bwo kubakirwa.

Uyu musore yavuze ko ibaruwa yayijyanye ku Kagari maze asabwa kuyigeza ku Murenge, ageze ku Murenge ahageze abwirwa kuyigeza ku muyobozi ushinzwe imiturire mu Murenge.

Murwanashyaka avuga ko umuyobozi ushinzwe imiturire mu Murenge, yamubwiye kujya kubwira Pasitori Muhizi Jean Népomuscène, uhagarariye itorero rya ADEPR kuza kuvugana nawe kuko hari ibyo bagombaga kumvikana.

Uyu musore nyuma yaje kubwirwa ko igishushanyo mbonera cy’aho yifuza kubaka cyerekana ko hagenewe ubuhinzi, nyamara ku cyangombwa cy’ubutaka cye cyanditseho ko hagomba guturwa.

Murwanashayaka avuga ko na n’ubu atazi impamvu zashingiyeweho bemeza ko hagenewe ubuhinzi nyamara ku cyangombwa cyerekana ko ari ah’imiturire ndetse n’abandi bakaba bari kuhazamaura inyubako.

Avugana n’Umuseke dukesha iyi nkuru yagize ati “N’ubu tuvugana abandi bakomeje kuhubaka ndetse n’ubu hari umuntu twegeranye uhujuje inzu kandi baza kumena amatafari, hari umuntu wari kubaka iruhande rwa njye nawe baraje bamwambura ibikoresho, agenda abakurikiye, sinzi ibyo bumvikanye arangije ahita anahubaka mu gitondo inzu iruzura.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarika, Umugiraneza Marthe, avuga ko ikibazo cye bakimenye ndetse ko bamumenyesheje ko aho yifuza kubaka hagenewe ubuhinzi.

Hari amakuru avuga ko muri aka Kagari kugira ngo umuturage yubake, abanza gutanga ruswa kugira ngo yemererwe. Uyu muturage arasaba ko yahabwa uburenganzira bwo kubaka kuko kugeza ubu hari abandi bari kwemererwa kandi ubutaka ari bumwe bityo akibaza impamvu we akomeje kwangirwa kubakirwa ababimwemereye bakibifitemo akabaraga.

Kwivuguruza inshuro eshatu kwa Cogebank bihatse iki mu rubanza rw’umuryango wa Rwigara?

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu iburanisha ry’urubanza Umuryango wa Rwigara wajuriyemo usaba itambamira rya cyamunara y’umutungo wabo, umwunganizi wa COGEBANK ibishyuza miliyoni 540 yagaragaje ukwivuguruza mu nzira eshatu zose, ziteye urujijo no kwibaza impamvu urukiko rwirengagiza uko kwivuguruza.

Nyuma gato y’aho cyamunara yo kugurisha Hotel y’Umuryango wa Rwigara itabashije gukorwa kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, hakomeje urubanza uyu muryango uburanamo na COGEBANQUE, mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.

Urubanza rwo kuwa 27/09/2021 rwatangiriye ku gisa n’amacabiranya n’amahugu ku ruhande rwa COGEBANQUE, kuko umwunganizi mu mategeko w’iyi Banki Me Munyengabe Henri Pierre ubushize yari yasabye Urukiko rw’Ubucuruzi gutesha agaciro ikirego cy’Umuryango wa Rwigara gitambamira Cyamunara, akaba yarabishingiraga ku cyo yitaga ko ikirego kitatanzwe mu nzira zemewe n’amategeko, kuko ngo ikirego cyatanzwe uruganda Premier Tobacco Company rutabanje kwandikira umwanditsi mukuru.

Kuri iyi nshuro Me Munyengabe wabihakanye ubushize yemeye ko umwanditsi mukuru yandikiwe, mu gihe nyamara ubusabe bwe ari bwo bwari bwashingiweho n’Urukiko rw’ubucuruzi rwanzura gutesha agaciro ikirego, kikabona kugezwa ku ntera y’ubujurire.

Mu rukiko rukuru rw’ubujurire, Me Rwagatare umwunganizi w’umuryango wa Rwigara yashimangiye ko nta mwenda na muto uyu muryango ufitiye Cogenbanque anabigaragariza ibimenyetso. Na none Umwunganizi wa COGEBANQUE wavugaga ubushize ko hari umwenda utuma umutungo wo kwa Rwigara utezwa cyamunara, kuri iyi nshuro yemeye ko mu mwaka wa 2018 COGEBANQUE yandikiye koko umuryango wa Rwigara ubamenyesha ko nta mwenda bayifitiye, nyuma y’aho Miliyoni 540 yabishyuzaga zari zimaze kwishyurwa uko zakabaye binyuze muri Prime insurance.

Ukundi kwivuguruza ubugira gatatu, ni aho Me Munyengabe avuga umwenda ungana na 540.000.000 Frw, ariko akaba yanumvikanaga imbere y’umucamanza avuga ko umwenda uyu muryango ufitiye Bank yunganira ari munini cyane ku buryo utazwi, bitewe n’inyungu z’ubukererwe n’ibihano bijyana nabyo. Ibi nabyo biteye urujijo, ukuntu ikigo cy’Ubucuruzi gikomeye ku rwego rwa Baki cyatanga ikirego kitararangiza kubarura ibyo kiregera.

Hejuru y’ibyo byose ariko Me Munyengabe yakomeje asaba Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi gutesha agaciro ikirego cy’ubujurire bw’umuryango wa Rwigara, bityo icyamunara igakomeza.

Me Rwagatare wunganira Umuryango wa Rwigara yibukije ko nta rubanza rwigeze rukuraho imyanzuro y’urwaciwe rusaba ko hatongera gutezwa cyamunara imitungo yo kwa Rwigara.

Byose byashyizwe mu biganza by’umucamanza ngo abifateho umwanzuro. Icyemezo cy’urukiko rukuru rw’ubujurire kikazasomwa kuwa Kane tariki ya 30/09/2021.

Birambuye, inkuru mu majwi, n’amashusho:

Ambasaderi Johan A. Swinnen aribaza niba igihe kitaba kigeze ngo ibyabeshywe kuri Genocide bivuguruzwe

$
0
0

Yanditswe na Arnold Gakuba

Mu nyandiko yanditswe na Johan A. Swinnen, wabaye ambasaderi w’U Bubiligi mu Rwanda (1990-1994), akaba yaranditse n’igitabo yise ‘Rwanda, mijn verhaal’ (Rwanda, Inkuru Yanjye) cyasohotse muri 2016, arabona ko gucira urubanza Umubiligi ukomoka mu Rwanda, Paul Rusesabagina n’ubutabera bw’u Rwanda maze bukamukatira igifungo cy’imyaka 25 hamwe n’ibitekerezo bya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi Sophie Wilmès byarateye kutumvikana mu buryo bwa diplomasi hagati ya Buruseli na Kigali. Ibyo kandi byatumye inama yagombaya kubera i New York ihagarikwa igitaraganya na mugenzi we wo mu Rwanda Dr. Vincent Biruta.

Johan A. Swinnen arabona ko nyamara icyo Wilmes yashakaga cyari gifite ishingiro. Byari bikwiye ko ibyo bihugu byari bisanzwe bifite umubano mwiza wa politiki biganira kuri iki kibazo, nyuma y’uko hagaragara ko hari ibyo bitavugaho rumwe. Yongeraho ko ibitekerezo bya Minisitiri w’Intebe Wungirije ku myanzuro y’urukiko bihuye neza n’impungenge abanyapolitiki b’Ababiligi bagaragaje kuva Paul Rusesabagina yashimutwa ndetse n’uko urubanza rwe rwagenze. Uburenganzira bwo guhagararirwa ntibwubahirijwe. Bityo, uwahamijwe icyaha ntiyigeze abona ubutabera bw’ukuri. 

Johan A. Swinnen akomeza yerekana ko gukuraho ibiganiro byatangajwe na Leta ya Kigali babeshya ko Ububiligi bwaba bwarasuzuguye u Rwanda, ari ibinyoma byambaye ubusa. Yaba imyifatire y’u Rwanda cyangwa imvugo yakoreshejwe nta gaciro byahabwa  mu mibanire isanzwe, kandi igihe cyo gusasa inzobe cyari icyi, kugirango ibintu bisobanurwe neza. Urebye no muri dipolomasi, ibiganiro birimo kubahana kandi bikoresheje ukuri birashoboka kandi bishobora no kugera ku muti w’ikibazo

Nyamara ariko Perezida Paul Kagame n’abambari be, bigaragara ko batifuza na none ibiganiro, nako batanabishaka na gato. Banze kujya impaka aho ibitekerezo bya benshi bisa n’aho bitabashyigikiye. Akenshi ibi bigaragaza imbaraga nke zishingiye ku myitwarire n’amagambo mabi, propaganda, gushinja ibinyoma no kubeshya. Abenshi ntibishimira imvugo yihenura kandi mbi yakoreshejwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda. 

Mu by’ukuri, nta cyatunguranye ku myanzuro yafashwe na Leta ya Kigali n’ibyayikurikiye.  Nyamara ariko buhoro buhoro ibintu birimo kugenda bijya ahagaragara. Kwiyoberanya n’amagambo areshya, byakunze kugaragara kuri Leta y’u Rwanda, ubu byatangiye gushidikanywaho ndetse no kunengwa bikomeye.  Byinshi biranga iyo ngoma biragoye kwihishira. N’ubwo ibibeshyo bya Paul Kagame byavumbuwe, benshi barabona ibyo yakoze bihagije, yagombye guhagarikira aho. Igihe kirageze ko Paul Kagame abazwa ibyo yakoze kandi n’ubu agikora bijyanye no guhohotera uburenganzira bwa muntu. Ibyo kuba Umuryango Mpuzamahanga wicira urubanza kubera uburangare wagize mu gihe cya jenoside, Paul Kagame akaba yarabirishije igihe kinini, ubanza igihe ari iki ngo ukuri kumenyekane maze imbehe ye yubame. 

Ntabwo bigomba gushimisha bamwe mu bayobozi ba politiki bo mu Bubiligi, bizeraga kandi bagakorana ubwitonzi, ndetse bakanacecekesha abandi, mu gihe ibintu biteye impungenge mu Rwanda, ngo bihanganira imyitwarire y’umuyobozi w’igihugu cy’inshuti utukana kandi urangwa  n’agasuzuguro. Uku gucika intege birashoboka kandi kwigaragaza mu nzego zimwe na zimwe za sosiyete sivile, mu bitangazamakuru bimwe na bimwe bitegamiye kuri Leta, ndetse no mu mashuri makuru amwe n’amwe. Perezida Macron ashobora kuba yarabaye inyaryenge i Kigali maze akiyoroshya imbere y’umunyagitugu w’u Rwanda, n’ubwo bwose bitavuga ko benshi mu banyabwenge b’Abafaransa bakurikiye ibyavuye mu gisa na propaganda. Urubanza rutekinitse rwa Paul Rusesabagina, turizera ko nabo ruzabatera ikimwaro. 

Ese aho igihe nticyaba kigeze cyo kunyomoza ibyabenshywe kuri jenoside? Ese igihe nticyaba kigeze ngo abanyarwanda ndetse n’abatari bo bavuge akabari ku mutima, cyane cyane babaze ibibazo bibagoye bijyanye n’ubuyobozi bubi bwa Leta ya Paul Kagame maze ntibitwe ibipinga cyangwa ababiba amacakubiri? Hashize igihe kinini u Rwanda n’Afrika biri mu gihe cy’amateka mabi ntawe uvuga, ntawe ubaza, nta wumvwa, nta wubahwa. 

Johan A. Swinnen arangiza avuga ko atabura kunenga ibitekerezo  bibi byateye jenoside  kandi ngo ashime ibyubaka igihugu. Ariko na none ni ngombwa kunenga abahishahisha ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu rikorerwa mu Rwanda, bitwaje ko u Rwanda rwahuye n’amarorerwa mu myaka 30 ishize kandi banavuga ko rwateye imbere by’akataraboneka. Mu by’ukuri, twakwibaza ni ba jenoside ariyo yatumye ibyo bigerwaho ndetse niba n’imibare itangazwa na Leta y’u Rwanda ari ntamakemwa. 

Ese u Rwanda rwaba rufitiye akamaro cyane u Bubiligi ku buryo rubwihenuraho ? Ntabwo ubwibone cyangwa kwinezeza byahabwa  umwanya mu mibanire y’ibi bihugu byombi. Ababiligi n’Abanyarwanda bagomba kumva ko ibiganiro byabo bikoze mu bwubahane, aribyo bitanga icyizere cy’ejo hazaza. Kubahana bituma habaho imibanire, aho ibigenda n’ibitagenda bishobora kuvugwa, mu bwitonzi n’ubushake bwo gutega amatwi, kabone niyo byaba bisaba ko umwe yemeza undi. Twitonde, agasuzuguro kadahabwa intebe !

Viewing all 10397 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>