Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10394 articles
Browse latest View live

Polisi, RIB, Ubushinjacyaha n’Urukiko mu mbonezamugambi yo kuburabuza Dr Kayumba

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Iburanishwa rya Dr Kayumba Christopher mu rubanza rw’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo rwabaye kuri uyu wa 28 Nzeli 2021, ryagaragaje ubufatanye n’ubwuzuzanye bw’inzego zose Dr Chrisopher Kayumba yanyuzemo kuva agifatwa, mu guhuza umugambi wo kumuburabuza no kumwima ubutabera.

Iburanisha ryagomba kuba isaa tatu za mu gitondo ryatangiye isa cyenda zirengaho iminota mike, rimara amasaha akabakaba atatu. Umucamanza agiha ijambo Dr Kayumba Christopher yatangaje ko afite inzitizi enye yifuzaga ko zasuzumwa mbere y’uko iburanisha rikomeza.

Inzitizi ya mbere yavuzwe na Dr Kayumba ni iyo yavuze n’ubushize, avuga ko arwaye kandi bikomeye, akaba yaravuye mu bitaro adakize ahubwo ajyanywe kuburana. Yongeraho ko muganga yamwandikiye ko uburwayi bwe bugomba gukurikiranwa mu buryo budasanzwe. Kayumba ati: “Kuva mwemera inzitizi yo kwitabwaho mu kuvurwa, sindongera kubonana n’umuganga”

Inzitizi ya kabiri ya Dr Kayumba nayo yayikomojeho ubushize, ni iyo kuba yarahawe dosiye umunsi urubanza rwari bubeho ntabashe kuyisoma, ariko noneho kuri iyi nshuro akaba yavuze ko ahubwo nyuma y’ibiranishwa, ubuyobozi bw’aho afungiye bwahise bumwaka iyo dosiye, na n’ubu akaba ataramenya neza ibirimo. Yongeyeho ko yafunzwe abona, ariko ubu akaba yarahumye, atabonaneza.

Inzitizi ya gatatu yazamuwe na Dr Kayumba ni iy’uko amategeko yemerera uregwa kuvugana n’umwunganizi we mu mutuzo n’ubwisanzure, ariko we ngo igihe cyose avugana na avoka we haba hahagae umupolisi n’abandi bantu bambaye imyenda ya gisivile, Kayumba ati: “Abo sinzi abo ari bo, sinzi icyo bashinzwe, sinamenya ikibagenza”. Yasaba ko atajya aganira n’umwunganizi atewe icyugazi n’abamuhagaze hejuru bakamubuza ubwisanzure.

Dr Kayumba yazamuye inzitizi ya kane yo kuvuga ko itegeko nshinga ari ryo riruta ayandi mu Rwanda ryemera ko ababuranyi banganya uburenganzira , ariko agatungurwa cyane no kuba atemerewe gufata ikaramu, atemerewe gukora ku rupapuro, ngo n’ibyo abwira Urukiko bimusaba ko abifata mu mutwe. Ati ibi mbibona nko kutanganya uburenganzira kw’ababuranyi, mu gihe ubushinjacyha bwo bufite ibikoresho byos ebwifashisha butegura urubanza.

Ubushinjacyha bahawe ijambo busaba umucamanza kudaha agaciro inzitizi za Dr Kayumba, umushinjacyaha avuga ko zigamije gutinza urubanza.

Umucamanza yatesheje agaciro inzitizi zose za Dr Kayumba Christopher avuga ko nta bimenyetso yazitangiye.

Kayumba yavuze ko n’impapuro yivurijeho ubuyobozi bw’aho afungiye bwazimwimye, bukamubwira ko bwabujijwe kuzimuha, yavuga ko byasabwe n’Urukiko ngo bakamubwira ko urukiko rutabategeka. Kayumba Christopher yavuze kandi ko DPC (Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kicukiro) na we amubuza uburenganzira bwe.

Nyuma yo guteshwa agaciro ku nzitizi za Dr Kayumba, Umucamanza yatangije iburanisha, asaba ubushinjacyaha kugaragaza neza ikirego cyabwo. Ni ikirego cyasomwe n’abashinjacyaha babiri bagendaga bunganirana.

Mu magambo arambuye, basobanuye uburyo icyaha cyo guhohotera abagore Dr Kayumba yagikoze mu mwaka wa 2012, naho muri 2017 akaba yarabigerageje ariko ntabigereho.

Dr Kayumba Christopher yakomeje guhakana ibyo aregwa byose akavuga ko ari ibicurano byahimbwe hagamijwe kumubuza inzira ye ya politiki kandi ko byazamutse amaze gutangaza imigabo n’imigambo ye yo guteza imbere igihugu giha bise ubutabera buhamye.

Ubwo Dr KAYUMBA Christopher yasobanuraga ibyo ishyaka rye rigamije kugeza ku Banyarwanda, umucamanza yamuciye mu ijambo ahonda ameza, amwihanangiriza ko nta munyarwand awamutumye, ko mu rubanza yihagarariye ubwe, kandi ko haburanw agusa ibiri mu mbibi z’ikirego, ko nakomeza kurengera iburanisha rihagarikwa.

Ku musozo, ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, naho we agasaba kuburana ari hanze. Umwanzuro w’urukiko uzasomwa ku itarikiya 05 Ukwakira 2021.


Dr Pierre Damien Habumuremyi yagabanyirijwe igifungo

$
0
0

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Muri Gicurasi 2021, Dr Pierre Damien Habumuremyi yajuririye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, asaba gukurirwaho igihano cy’imyaka itatu y’igifungo yahawe n’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge n’ihazabu ya Miliyoni hafi 900 (892.200.000 Frw), tariki 29 Nzeri 2021 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo cyo kumudohorera ku gifungo cy’imyaka itatu yari yakatiwe.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo cyo kugabanyiriza igifungo Dr. Damien Habumuremyi wari wakatiwe igifungo cy’imyaka 3 n’ihazabu ya 892.200.000 Frw n’Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, ahabwa igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe n’amezi atatu ku bijyanye n’ihazabu yaciwe nta cyahindutse.

Mu bujurire Dr Habumuremyi yatanze mu nyandiko y’amapaji 20 yandikishije ikaramu, yari yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kwemeza ko akwiye kuburanishwa n’Urukiko rw’Ubucuruzi kuko ibyakozwe ari ukurenga ku masezerano yabaye hagati y’impande ebyiri adakwiriye kwitwa ibyaha.

Icyo gihe yavuze ko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rudafite ububasha bwo kuburanisha urwo rubanza, yerekana ko ibyo ashinjwa atari ibyaha ahubwo bigengwa n’amategeko mbonezamubano bikaba bikwiye kuburanishwa mu Rukiko rw’Ubucuruzi kuko atari ibyaha.

Yanavuze ko urukiko rwaciye urubanza rudafitiye ububasha, kuba yarahaniwe igikorwa kidafatwa nk’icyaha, kuba yarahanishijwe igihano kidateganywa n’amategeko, kuba yarimwe igihano gisubitse n’ibindi.

Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko Ubujurire bwe bukwiye guteshwa agaciro kuko ibyo yakoze ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

Abo mu muryango we bakiriye bate uku kugabanyirizwa igihano

Umwe mu bafitanye isano ya hafi na Dr Habumuremyi yatubwiye ati “Navuga ko nabyakiriye neza, ariko nyine barangije kumukenesha ibyo yaruhiye ubuzima bwe bwose barajyanye bagiye babiteza cyamunara urubanza rutaranarangira, ugasanga umutungo wari ufite agaciro ka miliyoni 150 bawuteje cyamunara miliyoni 30 cyangwa 25.”

Yakomeje ati “Kumufunga no guteza ibye cyamunara byari mu mugambi wo kumwumvisha no kumusebya ngo ntazongere kugira ijambo mu ruhando rwa politike y’u Rwanda. Ni byiza ko nyuma y’amezi atandatu bazamufungura ariko duhangayikishijwe n’imibereho ye kuko kubona akandi kazi cyangwa kwihangira imirimo bizamugora barangije kumukenesha. Reba iriya hazabu yaciwe y’amamiliyoni atabarika buriya se ariya mafaranga wambwira ko bayamuciriye iki ? imitungo ye ko barangije kuyiteza cyamunara se azayakura he?”

Tariki 19 Nzeri 2021 twari twababwiye ko amatangazo yatanzwe ku rubuga rwa Leta rukorerwaho cyamunara ko isambu ya Dr Damien Habumuremyi iherereye mu Karere ka Kicukiro mu Umurenge wa Masaka, izatezwa cyamunara ihabwa igiciro fatizo cya miliyoni 15.838.000 Frw.

Ku yindi mirima ibiri nta n’umwe wahawe agaciro karengeje 5.000.000 Frw.

Ni mu gihe amazu y’imiturirwa yari afite mu Karere ka Kicukiro na Gasabo nayo yarangije gutezwa cyamunara ku giciro gito ugereranyije n’agaciro kayo.

Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, mu Ugushyingo 2020 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwamuhamije icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiwe, rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu runategeka ko agomba gutanga ihazabu ya 892.200.000Frw. Rwamuhanaguyeho icyaha cy’ubuhemu.

Ibyaha Habumuremyi aregwa bihera mu 2019 aho ashinjwa kuba yaratanze sheki zitazigamiye ku bantu batandukanye mu nyungu z’ishuri rikuru Christian University of Rwanda (CHUR) yashinze akanarihagararira mu rwego rw’amategeko. Abo bantu bagiye bavuga ko iyo bajyaga kuri banki, basangaga amafaranga yabijeje atari kuri konti ye.

Idamange Iryamugwiza Yvonne yakatiwe igifungo cy’imyaka 15

$
0
0

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Urukiko Rukuru urugereko rwihariye  ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imbibi mu Rwanda, rwakatiye igifungo cy’imyaka 15 Idamange Iryamugwiza Yvonne, acibwa n’ihazabu miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo kumuhamya ibyaha bitandatu yaregwaga.

-Gushoza imvururu n’imidugararo muri rubanda,

-Gutesha agaciro ibimenyetso bya jenoside,

-Gukwirakwiza ibihuha hakoreshejwe ikoranabuhanga,

-Gutambamira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za leta,

-Gukubita no gukomeretsa no gutanga sheke (chèque) itazigamiwe.

Ibi ni ibyaha bitandatu byahamijwe Idamange Iryamugwiza Yvonne kuri uyu wa Kane tariki 30 /9/2021.

Umucamanza mukuru yavuze ko hashingiwe ku bimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha ibi byaha byose Idamange bimuhama, amukatira igifungo cyavuzwe hejuru, mu gihe ubushinjacyaha bwo bwamusabiye gufungwa imyaka 30.

Umucamanza yavuze ko kuba yaravuze ko leta yica abantu, ko igihugu kitagira perezida ahubwo kiyobowe n’umurambo, ibi ngo ni inkuru idafite isoko izwi kandi ishobora gutera ubwoba, guca igikuba ndetse no gutera intugunda muri rubanda.

Ku cyaha cyo gutanga sheki ‘chèque’ ya 400.000FRW itazigamiye mu 2018 muri Unguka Bank, Idamange yireguye avuga ko yaje kuyishyura kandi ko icyaha cyashaje. Umucamanza yavuze ko icyaha gisaza nyuma y’imyaka itatu ikaba itarashira bityo iki cyaha nacyo agomba kugihanirwa.

Mbere y’uko atabwa muri yombi  Tariki 15 Gashyantare 2021, abinyujije mu biganiro byacaga ku muyoboro we wa Youtube yavugaga ko abanyarwanda barambiwe gufatirwa imyanzuro idahwitse ubundi akabahamagarira ko bagomba guhurira ku biro by’umukuru w’igihugu Village Urugwiro bigaragambya.

Yanavugaga kandi ko ubutegetsi bwitwaza icyorezo cya Virusi ya Corona nk’uko bwitwaza Jenoside nk’iturufu mu kubangamira abanyarwanda yavuze ibintu bitandukanye birimo no kwicwa kw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame batandukanye barimo umunyemari Rwigara n’abandi.

Tariki 04-03-2021 ubwo Madamu Idamange yaburanaga ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, yavuze ko ibi byose nta cyaha kirimo kuko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko kandi giha abaturage uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo nk’uko biri mu Itegeko Nshinga igihugu kigenderaho.

Yavuze ko atigeze ateza imvururu muri rubanda kuko yahagurukijwe n’agahinda yatewe n’ibyemezo byo kugumisha abaturage mu rugo kubera icyorezo COVID-19 n’ibindi avuga ko yabonaga bibangamiye rubanda. Asobanura ko hari benshi bari bashonje kandi ko hari abo yabashije kuzimanira ariko ataribuzimanire igihugu cyose.

Yakomeje ashimangira ko yari agamije ko ibibazo yatunze urutoki byakemuka bitewe n’uko byarebaga inzego nyinshi, akaba ari yo mpamvu yahisemo kubinyuza ku muyoboro wa youtube, abyita akarengane gakorerwa rubanda’, ubushinjacyaha bukayasobanura ukundi.

Ku cyaha cyo gutesha agaciro Jenoside, Idamange yavuze ko nk’uwarokotse jenoside atayitesha agaciro.

Me Felicien Gashema na Me Bruce Bikotwa bamwunganira mu mategeko, icyo gihe bavuze ko umukiliya wabo yafashwe mu buryo butubahirije amategeko ndetse ngo n’uburyo inzego zishinzwe umutekano zagiye gusaka urugo rwe ntibyubahirije amategeko.

Ibindi byaranze urubanza rwa Idamange

15 Kamena 2021 mu gihe byari byitezwe ko saa mbili n’igice za mu gitondo ababuranyi bombi bagombaga kuba bageze imbere y’urukiko urubanza rugatangira kuburanishwa mu mizi, si ko byagenze. Uregwa we yari akiryamye ndetse yanze no gusohoka mu cyumba cya gereza afungiwemo.

Icyo gihe Idamange yanze kuburana hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iyakure ‘Video Conference’ bituma urubanza rwe rusubikwa. Icyo gihe yari ibaye inshuro ya 2 umucamanza asubika urubanza rwa Madamu Idamange.

Muri Nzeri Madamu Idamange yihannye inteko y’abacamanza bamuburanishaga abashinja kubogama. Ni nyuma y’aho iyo nteko ifatiye icyemezo cyo kumuburanishiriza mu muhezo. Idamange akavuga ko asanga nta butabera abatezeho kuko babogamiye ku byifuzo by’ubushinjacyaha.

Yaravuze ati “Ntabwo nshobora gukomeza kuburanishwa n’abantu bankinisha bashaka kunshyira mu gafuka ngo bampondaguriremo bamburanishe rwihishwa nararezwe ku mugaragaro, bigaragara ko nta butabera mufite nta n’ubwo mwenda kumpa, nanjye ntabwo nshaka gukomeza kuburana gutya sindi igikinisho, guverinoma aho yanshyize irahazi.”

Abanyamategeko bamwunganira, Bruce Bikotwa na Felicien Gashema nabo icyo gihe bikomye ubushinjacyaha ko bwagaragaje ubunyamwuga buke mu gutanga icyifuzo cyabwo.

Bamwe mu Banyarwanda baba mu mahanga bamaganye itabwa muri yombi rya Idamange

Muri Gashyantare ubwo yatabwaga muri yombi, Abanyarwanda mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’i Burayi bakoze imyigaragamyo basaba ko yahita arekurwa. Abigaragambyaga bita Madamu Idamange ‘intwari’, bavugaga ko yatinyutse kuvuga ibyo atekereza. Banenga ubutegetsi mu Rwanda kuniga ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi PS-Imberakuri naryo ryagerageje kuzamura ijwi risohora itangazo rivuga ko ifatwa rya Idamange ryongeye kugaragaza ko Leta ya FPR yamaramaje mu kudadira ubwisanzure mu bitekerezo.

Kuri uyu wa 25 Nzeri 2021 kandi mu bihugu bitandukanye byo kw’isi habaye imyigaragambyo yo gusaba ko akarengane kacika mu Rwanda ikaba yari yateguwe n’itsinda “Mouvement-Idamange”

Rachid yabaga he? Ni nde wahanaguye ibiganiro bye kuri Youtube?

“USHAKA KANGONDO TURAMUZI”

Umuryango wa Rwigara utsinze ubujurire, cyamunara ntikibaye

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwakiriye ubujurire bw’umuryango wa Rwigara butambamira itezwa cyamunara ry’umutungo wawo, runategeka ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ubucuruzi giteshwa agaciro, rukakira kandi rukaburanisha ikirego cyihutirwa gitambamira cyamunara.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nzeli 2021 nibwo Urukiko rw’Ubujurire rw’Ubucuruzi rwagombaga gusoma umwanzuro warwo ku kwakira ikirego gitambamira cyamunara y’umutungo w’Umuryango wa Rwigara uri mu izina ry’uruganda PTC.

Ubwo abo mu muryango wa Rwigara barangajwe imbere na Madamu Adeline Rwigara bageraga ku rukiko, basanze ku rutonde rw’imanza zigomba gusomwa hatarimo urwabo, ariko bakomeza gutegereza. Nubwo isaha yo gusomera yari isaa kumi zuzuye, bahageze mbere cyane, bazenguruka ibyumba byose babura ahasomerwa urwabo.

Nyuma y’amasaha asaga abiri nibwo umwanzuro w’Urukiko wamenyekanye, ubwo umuhungu wa Rwigara yabazaga mu bwanditsi bw’Urukiko akabwirwa ko urubanza rwashyizwe muri sisitemu, ibi kandi bikaba byabaye nyuma y’umwanya muremure yari amaze avugana n’umwunganizi w’uyu muryango akababwira ko nta kintu na kimwe yari yagatangarizwa, nk’uko tubikesha n’abari i Kigali, bageze ku Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, i Nyamirambo.

Umwanzuro w’Urukiko twabashije kubonera kopi wasohotse ugira uti: “Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwemeye kwakira ubujurire bwatanzwe na Premier Tobacco Company, kuko bwatanzwe mu buryo bwubahirije amategeko … rwemeje ko imikirize y’urubanza rwajuririwe uko rwaciwe n’Urukiko rw’Ubucuruzi kuwa 16 Nzeli 2021, iteshejwe agaciro … Rukijije kandi rutegetse ko Urukiko rw’Ubucuruzi rwakira ikirego cyihutirwa cya Premier Tobacco Company Ltd gisaba Urukiko kwemeza ko uruhushya rwo kugurisha umutungo ufite UPI: 1/01/09/03/620 Kiyovu, Nyarugenge , rwatanzwe mu buryo budakurikije amategeko, rugasuzua ishingiro ryacyo”

Uyu mwanzuro w’Urukiko urahagarika itezwa cyamunara ry’uyu mutungo ryari rigitegerejwe, nyuma y’aho ku wa gatanu w’icyumweru gishize habuze abakiliya bagura uyu mutungo, wari ukiri mu manza.

Madamu Adeline Rwigara Mukangemanyi, yateye indirimbo y’ishimwe, agira ati iyo Mana ntihemuka, atangariza abanyamakuru ko ibibaye ari ikiganza cy’Imana cyabikoze nyuma yo kujuririra Urukiko rwo mu ijuru. Yashimye ko ikirego cyabo gihawe ishingiro, kandi atangaza ko yizeye ko n’urubanza ruzaburanwa kuri uyu mutungo bazarutsinda, kuko nta mwenda na muto bafitiye Cogebanque.

Cyamunara yashyize ku isoko umutungo w’Umuryango wa Rwigara, ngo hagurishwe inyubako ya Hotel y’uyu muryango yabariwe agaciro ka miliyari 1 na Miliyoni 80. Ku ruhande rwayo, Cogebanque iwukeneyemo miliyoni 540 nk’uko umwunganizi w’iyi Banki Me Munyengabe yabitangarije Urukiko rw’Ubujurire rw’Ubucuruzi.

Umwanzuro w’Urukiko rw’Ubujurire rw’ubucuruzi utesheje agaciro ubusabe bw’umwunganizi wa Cogebanque wasabaga Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi gutesha agaciro ubujurire bw’umuryango wa RWIGARA. Iyo bigenda bitya, nta cyari kuba kigitambamiye itezwa cyamunara ry’umutungo w’uyu muryango.

Umuhesha w’inkiko Me Hitiyaremye washinzwe gukoresha icyamunara, aherutse gutangaza ko Urukiko cyangwa se uwamuhaye inshingano ya Cyamunara ari bo bonyine bafite ububasha bwo kumusaba kuyihagarika. Imikirize y’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi ikaba itambamiye iyi cyamunara.

Wanakurikirana inkuru y’amashusho hano hasi:

Polisi yerekanye abantu ngo bari mu mugambi guturitsa ibisasu mu Mujyi wa Kigali

$
0
0

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) beretse Itangazamakuru abantu 13 ngo bakorana  n’umutwe w’iterabwoba wa Allied Democratic Forces (ADF) ukorana na ISIS mu icengezamatwara bakaba ngo bari bari mu mugambi wo gukora iterabwoba mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali! 

Abafashwe ni abagabo 12 n’umugore umwe bakaba barafatiwe mu bice bitandukanye by’u Rwanda birimo Umujyi wa Kigali, Rusizi na Nyabihu. Polisi y’u Rwanda ivuze ko ifatwa ry’aba bantu ryagizwemo uruhare n’inzego zitandukanye zishinzwe umutekano.

Iti: “Iperereza riragaragaza ko aka gatsiko gakorana n’umutwe w’iterabwoba wa Allied Democratic Forces (ADF) ukorana na ISIS mu icengezamatwara, ubuhezanguni n’uburyo bwo guturitsa ibisasu.”

Polisi yongeyeho ko uyu mutwe wa ADF ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), muri Kivu y’Amajyaruguru, ugakomoka mu gihugu cya Uganda kandi ngo washyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.

Abafashwe bavuze ko bari batumwe guturitsa inyubako zikomeye mu mujyi wa Kigali zirimo Kigali City Tower, Downtown na Nyabugogo.

Umwe mu bafatiwe muri uyu mugambi witwa Mbaraga Hassan yavuze ko ngo yinjiye muri uyu mugambi abifashijwe n’inshuti ye yari imaze kumubwira ko ugamije kwihorera ku bitero Ingabo z’u Rwanda zagabye ku byihebe byo muri Mozambique.

Abakekwaho icyo cyaha ngo bafatanywe ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu gukora ibiturika birimo insinga, imisumari, za telefoni n’amashusho atandukanye yigisha ubuhezanguni.

Polisi yakomeje ishimira abantu bagiye bakorana n’inzego z’umutekano kugira ngo haburizwemo ibi bitero.

Iragira iti: “Polisi izakomeza gukorana n’izindi nzego mu gukurikirana, gukumira, kurwanya, no guhashya ibikorwa nk’ibi by’iterabwoba ndetse n’ikindi icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano w’Igihugu.”

Abakekwaho gutegura ibitero bafashwe nyuma y’igihe Ingabo z’u Rwanda na Polisi bari mu bikorwa byo guhangana n’umutwe witwaje intwaro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, nawo ugendera ku mahame yitirirwa idini ya Islam.

Perezida Paul Kagame aheruka kuvuga ko hari isano iri hagati y’abarwanyi bari muri Mozambique n’abarwanira mu burasirazuba bwa Congo yongeraho ko muri abo barwanyi harimo n’Abanyarwanda.

Muri aba batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda harimo bane mu Bayisilamu b’Abanyarwanda basaga 10 baherutse gutangazwa ko  baburiwe irengero mu bihe bitandukanye nk’uko The Rwandan yari yabibagejejeho mu minsi ishize mu nkuru mwasanga hano hasi:

Rwanda: Hari abayislamu benshi bamaze iminsi baburirwa irengero!

Abakora isesengura ku bibera mu karere ndetse na politiki mpuzamahanga n’ibijyanye n’umutekano bavuga ko ibivugwa by’imitwe y’iterabwoba igendera ku mahame y’idini ya Islamu mu karere bishobora kuba birimo itekinika no gukabya bikorwa n’amaleta amwe yo mu karere ariko bidakuyeho ko hari imitwe y’abahezanguni bishinjikirije idini ya Islamu ariko idafite ingufu nk’uko zimwe muri za Leta zishaka kubyerekana kubera inyungu zitandukanye zirimo iza politiki, ubukungu ndetse no gukoresha iki kibazo zigisabisha inkunga mu byo kurinda umutekano (amafaranga, amasomo ku nzego z’umutekano atangwa n’ibihugu bikomeye, ibikoresho bigezweho..) Ibi bikajyana n’uko bimwe mu bihugu by’amahanga byirengagiza nkana ihonyorwa ry’amahame ya demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu bihugu bivuga ko byugarijwe n’iterabwoba hirindwa ko ubutegetsi n’inzego z’umutekano byagira intege nge bityo abakora iterabwoba bakabyuririraho bagakora ibitero.

Ku bijyanye n’u Rwanda, abakora isesengura bavuga ko igihugu nk’u Rwanda gikennye kandi gikomeje kwemeza ko ari cyo kishyura byose mu bigenda ku ngabo zacyo ziri muri Mozambique (n’ubwo bigoye kwiyumvisha), uburyo bworoshye bwo kwereka amahanga ko amafaranga u Rwanda rwitwa ko rutanga ku ngabo ziri muri Mozambique atari ayo gupfa ubusa ni ukwerekana ko u Rwanda narwo rwugarijwe ko igikorwa cyo kujya kurwana muri Mozambique kigamije gukumira intagondwa ngo zidashobora kugaba ibitero mu Rwanda. Bikavugwa ko uretse gufata abasilamu bamwe bazwi kugira ibitekerezo bikakaye bakabahatira kwemera ko bakorana n’imitwe y’iterabwoba, hanakoreshwa abasilamu bamwe ku bufatanye n’inzego z’iperereza mu kugusha bagenzi babo b’abasilamu mu byaha biganisha k’iterabwoba nyuma yo kubakorera ubukangurambaga bwimbitse buganisha mu bikorwa by’iterabwoba. Mu gusoza bikaba bivugwa ko bitazatinda tukabona abasilamu b’abanyarwanda berekwa itangazamakuru muri Mozambique bitangazwa ko ari ho bafatiwe ndetse baniyemerera icyaha nyamara barafatiwe mu Rwanda batarigeze bakandagiza ikirenge muri Mozambique mbere y’uko bafatwa

 

ISIS iri gutegura Abana bazajya bagaba ibitero by’ubwiyahuzi ku ngabo ziri muri Mozambique

$
0
0

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ‘Human Rights Watch’ watangaje inkuru ivuga ko umutwe wa ISIS ‘Al-Shabab’ uri guha imyitozo abana bazajya bagaba ibitero by’ubwiyahuzi ku Ngabo za Mozambique n’izindi ngabo z’amahanga ziri mu Ntara ya muri Cabo Delgado.

HRW ivuga ko ISIS yashimuse abana benshi b’abahungu barimo n’abafite imyaka 12 y’amavuko bakaba bari gutorezwa mu birindiro by’uyu mutwe biri mu Ntara ya Cabo Delgado uko bazajya bagaba ibitero by’ubwiyahuzi ku ngabo ziri muri ako gace. Ibi bikorwa bikaba binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga abuza gukoresha abana mu gisirikare.

Mu mujyi wa Palma, ababyeyi bavuze ko babonye bamwe mu bana babo b’abahungu bashimuswe na ISIS bitwaje intwaro ubwo bari baje gusahura ibyo kubatunga.

HRW iti “Gukoresha abana mu mirwano ni ubugome, ntibyemewe, kandi ntibigomba kubaho[…] Al-Shabab ya Mozambique igomba guhita gushyira abana muri uyu mutwe no kurekura abana bose yashimuse.”

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wavuganye kuri telefone n’ababyeyi bane b’abahungu bashimuswe, uwahoze ari umusirikare w’umwana n’abatangabuhamya babiri bahohotewe. Uyu musirikare w’umwana n’abatangabuhamya bari baratorotse ikigo cya Al-Shabaab kiberamo imyitozo  mu mujyi wa Mbau, aho bari bamaze ibyumweru byinshi bajyanywe bunyago.

Umugabo w’imyaka 42 yavuze ko abarwanyi barindwi ba Al-Shabab bashimuse umuhungu we w’imyaka 17 mu gitero cyagabwe kuri Palma ku ya 24 Werurwe.

Yavuze ko abantu bitwaje imbunda basanze umuryango we w’abantu barindwi mu gisambu aho bari bamaze iminsi ibiri bahungiye imirwano. Ati “Nari mpfukamye nsaba Mashababos [izina bita Al-Shabab] ngo anjyane aho kugirango bajyanire umwana,  umugore wanjye yari yafashe ipantaro y’umuhungu wanjye kugira ngo amubuze kugenda. Umwe muri abo barwanyi yakubise umugore imbunda ya AK-47  mu mutwe kugira ngo amuhatire kurekura [umuhungu wacu], mu gihe undi mugabo yaduteye ubwoba ko azatwica twese niba tutemereye umuhungu kugenda.”

Nyina w’uyu mwana washimuswe afite imyaka 36 y’amavuko yavuze ko yongeye kubona umuhungu we muri Gicurasi. Avuga ko yari yihishe mu nzu yumvise ijwi ry’umwana we arungurukira mu idirishya.

Ati “ “Namubonye mu itsinda ry’abandi bahungu bagera ku icumi, bose bambaye ipantaro ya gisirikare n’ibitambaro bitukura mu mutwe.”

Abandi bagore babiri bavuze ko Al-Shabab yashimuse abahungu babo mu gitero cyagabwe kuri Mocimboa da Praia muri Kanama 2020 ubwo hafatwaga icyambu cy’umujyi.

Abagore batatu bahunze ikigo cya Al-Shabab i Mbau bavuze ko mu itsinda ryabo hari “abana b’abahungu babarirwa mu magana”. Umugore umwe yagize ati “Bitwara nk’abagabo bakuze, ndetse batora ‘abagore’ mu bakobwa bashimuswe.”

Undi mugore watorotse yavuze ko ingabo za Al-Shabab zamushimuse muri Werurwe muri Palma kandi ko umutwe witwaje intwaro wamutwaye hamwe n’abagore n’abahungu babarirwa mu magana mu makamyo atatu bajya i Mocimboa da Praia, aho bakomeje kuba imbohe.

Ati “Abahungu bajyanywe mu myitozo ya gisirikare i Mbau na Macomia nyuma y’amahugurwa bagaruwe kugira ngo bahabwe amasomo ya kisilamu n’amabwiriza yo gutera imidugudu.”

Umusore wavuze ko atarengeje imyaka 18 muri Mata 2020 ubwo abarwanyi batandatu ba Al-Shabab bamusangaga hamwe n’incuti ebyiri z’imyaka 16 bihishe mu gisambu mu gitero cyagabwe kuri Mocimboa da Praia.

Aba barwanyi bagiye impaka ku bijyanye n’icyo bakora ku bahungu batekereza kubaca umutwe kuko babonaga “imisatsi yabo” barwanya Islam nyuma bajya inama yo kubashimuta babajyana babapfutse ibitambaro mu maso ibirometero byinshi mbere y’uko bagera mu birindiro by’abo barwanyi i Mbau.

Uyu musore yagize ati “Twifatanije n’abandi bagabo n’abahungu benshi kandi twatojwe uburyo bwo gukoresha imbunda n’icyuma mu ntambara batubwiye ko tugomba kwica no kurwanira igihugu cyacu no kurinda idini ryacu ryibasiwe na Mozambike.”

Yakomeje avuga ko nyuma y’ukwezi kumwe yabashije gutoroka aba barwanyi ubwo yari ku irondo, ariko ngo ahorana ubwoba ko bazongera kumushimuta.

Muri Kamena 2021, umuryango mpuzamahanga wita ku bana Save the Children watangaje ko imitwe yitwaje intwaro muri Cabo Delgado yashimuse byibuze abana 51, abenshi muri bo bakaba ari abakobwa.

Itsinda rya Observatório do Meio Rural (OMR), ryatangaje ko abana b’abahungu bashimutwa bakajya gufasha abarwanyi kwikorera imbunda n’ibiribwa aho bagiye hose.

Muri Nyakanga 2021, Leta y’u Rwanda yatangaje ko yohereje muri Mozambique abasirikare hamwe n’abapolisi 1000. Mu cyumweru gishize ariko Perezida Kagame yatangaje muri izi ngabo ze harimo abapfuye, Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda we yemereye itangazamakuru ko hamaze gupfa abagera kuri bane gusa.

Twabibutsa ko muri Mozambique hari n’ingabo za SADC zirimo iza Afurika y’Epfo, Zimbabwe, Botswana n’izindi.

HRW ikaba isaba Abategetsi ba Mozambike kwihutira gufata ingamba zo kurinda abana, bakagumana n’imiryango yabo ndetse n’abajya ku mashuri bakarindirwa umutekano kandi ntibakoreshwe mu ntambara.


Tubeshejweho n’igitsure cy’abategetsi

Paul Rusesabagina: Wilmès ati “Ntacyo tuzashobora gukora  tudafatanije n’u Rwanda”

$
0
0

Yanditswe na Arnold Gakuba

Mu nkuru yasohotse mu Kinyamakuru “Le Vif” kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Nzeri 2021, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi yashimangiye akamaro ko gukomeza ibiganiro n’abayobozi b’u Rwanda mu kibazo cya Paul Rusesabagina, wakatiwe ku itariki ya 20 Nzeri 2021 nyuma y’uko ahamijwe icyaha cy’iterabwoba n’urukiko rwa Kigali.

Abadepite benshi bari muri Komisiyo yashinzwe icyo kubazo babajije minisitiri kandi basaba ko Rusesabagina umuturage w’Ububiligi ukomoka mu Rwanda yatahukanwa. Samuel Cogolati wo mu ishyaka Ecolo-Groen yagize ati “Tugomba kuvuga ibijyanye n’irekurwa rishingiye ku bumuntu no gutahuka kw’umwenegihugu w’Ububiligi wagize ikibazo cyo gushimutwa” naho mugenzi we Wouter De Vriendt we abona ko ambasaderi w’u Rwanda i Buruseli nibura agomba guhamagarwa. Kuri Els Van Hoof wo muri CD&V we, abona ko hari n’ikibazo cy’imfashanyo iva mu Bubiligi ihabwa u Rwanda ndetse n’ikibazo cya Leta iregwa ihohotera ry’uburenganzira bwa muntu kigomba gukemurwa. Ku rundi ruhande, François De Smet wo muri DéFI yibajije ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufasha mu by’amategeko hagati y’Ububiligi n’u Rwanda asanga ari “ingorabahizi”.

Kuva muri Nzeri, serivisi z’Ababiligi zikurikiranira hafi ikibazo cya Bwana Rusesabagina, zibukije Minisitiri wahuje kenshi Buruseli na Kigali iki kibazo. Igihe cy’itangazwa ry’umwanzuro w’urukiko, Ububiligi bwibajije uko urubanza rwagenze mu itangazo ryagenewe abanyamakuru rikaba ryaranabaye intandaro y’iseswa ry’inama yagombaga guhuza Madamu Wilmès na mugenzi we, Vincent Biruta, i New York aho bari mu nama y’Umuryango w’Abibumbye. Icyakora ariko, i Buruseli habaye inama hagati y’umuyobozi mukuru wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi na ambasaderi w’u Rwanda.

Madamu Wilmès yasobanuye ati “Ntacyagerwaho hatariho ubufatanye n’u Rwanda. Tugomba kugerazera ibishoboka byose ngo dufashe, mu buryo bwose bushoboka, Paul Rusesabagina“. Nyamara ariko, kuba Paul Rusesabagina afatwa nk’umunyarwanda bituma ibyo birushaho kudukomerera. 

Police yirukanye ikitaraganya umuryango wa Mirimo mu nzu yawo

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Uyu munsi kuwa gatandatu tariki ya 02 Ukwakira 2021 mu masaha ya kare mu gitondo, Abapolisi ba Leta y’u Rwanda bazindukiye mu rugo rwa Nyakwigendera umunyemari Mirimo Gaspard, bawubuza amahwemo, banasohora buri gikoresho cyose kiri mu nzu.

Si gahunda yo kwimuka yari ifitwe n’uyu muryango, kuko ari abateruraga ibikoresho byose byo mu nzu, ari imodoka zo mu bwoko bwa Fusso zabitwaraga, ari n’izindi modoka zari zirunze kandi zikurikirana ahabereye igikorwa, byose byazanywe na Polisi y’u Rwanda.

Abapolisi bafunze kandi umuhanda wa kaburimbo unyura imbere y’urwo rugo, aho batuye mu marembo neza neza y’urugo rwa Nyakwigendera Rwigara Assinapol. Baba abagendesha amaguru, baba abakoresha amapikipiki cyangwa abakoresha ibindi binyabiziga ntibari bemerewe kunyura muri uyu muhanda, n’abageragezaga kuwegera bahitaga basubizwa inyuma n’abapolisi.

Abanyamakuru b’i Kigali bagerageje kuvugana n’umuryango wa Mirimo ntibyabakundiye, bituma basigarana urujijo ku byari kuba , kuko n’Abapolisi batemeraga kugira icyo batangaza.

Mirimo Gaspard ni umwe mu banyemali bakomeye mu Rwanda bagize igihe cyo kubana neza n’ubutegetsi bwa FPR, ariko nyuma bukaza kumuhinduka. Yaje gupfa kuwa 16 Kamena 2016 aguye i Nairobi muri Kenya, hatangazwa ko yazize uburwayi, ariko abo mu muryango we bakomje kubishidikanyaho, kuko hari n’abakekaga ko yaba yararozwe.

Mirimo yapfuye hari imanza yarezemo Leta zari zitararangira, abasigaye bo mu muryango we nabo ntiborohewe. Mu gukurikirana imanza z’umuryango, batsindiye ko station yabo ya Essence yo kuri Nyabugogo idasenywa, ariko ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwaje kuyiseya butitaye ku byemezo by’inkiko.

Uyu munsi wa none uyu muryago watewe n’abaje kuwirukana mu nzu yabo, bapakira buri kantu kose. Nta kiratangazwa ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, ku mpamvu zaba zateye iri yirukanwa.

Kurikira andi makuru kuri iki gikorwa muri iyi Video:

Dosiye y’ipingu rya Cyuma igeze he? Yitabye urukiko, abamurega n’abacamanza bongera kubura

Twagiramungu: “Nta bumwe n’ubwiyunge buzazanwa n’Inkontayi. Abato nibo bagomba kuyobora u Rwanda.”

Rwanda: Abakobwa barenga 800 basambanyijwe bamwe bagaterwa inda ntibakoze ikizami cya Leta

$
0
0

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Abakobwa barenga 800 bagombaga gukora ikizami cya Leta gisoza amashuri abanza hamwe n’abagombaga gukora ikizami gisoza ikiciro rusange ‘Tronc Cummun’ ntibabashije kugikora kubera ko bamwe muri bo basambanyijwe bagaterwa inda, abataratewe inda bagize ihungabana nyuma yo gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 4/9/2021 yatangaje ko abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza ari 251,906, barimo abakobwa 136,830 n’abahungu 115.076, naho mu cyiciro rusange (Tronc Commun) hakoze 121.626, harimo abakobwa 66.240 n’abahungu 55.386.

Umwe mu bakozi b’Ikigo gishinzwe iby’ibizamini by’amashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro ndetse n’ubugenzuzi bw’ayo mashuri cyiswe NESA (National Examination and School Inspection Authority) utifuje ko amazina ye ashyirwa muri iyi nkuru, yavuze ko mu bugenzuzi bakoze basanze hari abana b’abakobwa basambanyijwe umwaka ushize bamwe muri bo bagaterwa inda ubu bakaba barabyaye, abandi bakagira ihungabana ryatumye bava mu ishuri ntibakora ikizami cya Leta.

Yagize ati “Kubera icyorezo cya Covid-19 murabizi amashuri yamaze igihe kirekire afunze abana batiga, ubugenzuzi twakoze bwagaragaje ko hari abana b’abakobwa barenga 800 harimo abigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, abandi bigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye batabashije gukora ikizami cya leta kubera ko basambanyijwe.”

“Bamwe uko gusambanywa kwabaviriyemo guterwa inda z’imburagihe ubu barabyaye, abandi byabaviriyemo ihungabana rikomeye ku buryo bazinutswe ishuri banga kurisubiramo bituma badakora ikizami cya Leta.”

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, yavuze ko abanyeshuri batabashije gutsinda ibizamini (unclassified) ni 44.176 bahwanye na 17,50% mu mashuri abanza ndetse n’abanyeshuri 16,466 batsinzwe mu mu cyiciro rusange ntibazahabwa ibigo nk’uko byari bimenyereye ahubwo bazasubiramo amasomo.

N’ukuvuga ko abagera kuri 1/6 cy’abakoze ibizamini bisoza amashuri abanza n’ay’ikiciro rusange basibijwe. Ibi bikaba bitari bisanzwe mu Rwanda.

Imibare y’abasambanya abana ikomeje kwiyongera

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda ‘RIB’ ruherutse gutangariza kuri Televiziyo y’Igihugu ko mu myaka 3 ishize rwakiriye ibirigo 12,840 byo gusambanya abana.

Abibasirwa cyane akaba ari bakobwa ku kigero cya 97.1% ugereranyije n’abahungu basambanywa ku kigero cya 2.9%.

Muri 2018-2019 ibyaha byo gusambanya abana byari 3,433, mu mwaka wa 2019-2020 bigera ku 4,077 naho mu 2020-2021 byabaye ibyaha 5,330, harimo n’abakekwa 13,485.

Rwanda: Bamwe mu bakorera ubucuruzi kuri whatsapp, Instagram na Facebook barataka igihombo

$
0
0

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Abakoresha imbuga nkoranyambaga za Whatsapp na Facebook bamamaza, bagura cyangwa bagurisha ibicuruzwa bitandukanye barataka igihombo batewe n’amasaha agera kuri atandatu izi mbuga zaraye zimaze zidakora.

Kabatesi Djalia (Izina twarihinduye) Umunyarwandakazi ufite abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga basaga ibihumbi 500, avuga ko ku gicamunsi cyo ku itariki ya 4 /10/2021 ubwo imbuga za nkoranyambaga Facebook, WhatsApp na Instagram zagiraga ibibazo zigahagarara yagize igihombo gikomeye.

Ati“Maze imyaka ibiri nkora akazi ko kwamamaza ibicuruzwa bitandukanye bikorwa n’inganda zo Bushinwa ku mbuga nkoranyambaga za Facebook, Instagram na Whatsapp. Ni akazi kantunze njye n’umuryango wanjye w’abantu 7 kuko ukwezi kumwe gushira mfite miliyoni zitari munsi y’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda. Amasaha ziriya mbuga zamaze zidakora nahombye atari munsi ya miliyoni ebyiri nahombye n’abakiriya benshi.”

Undi watubwiye ko yagize igihombo ni umugabo ukora ubushabitsi bwo kugurisha ama ticket y’indege zijya hirya no hino ku Isi. Ati “Mu isaha imwe nshobora gucuruza tike zirenga 10 ngaho bara amasaha arenga atandatu abakiriya nahombye uko bangana? Ibi bintu ni ubwa mbere bimbayeho ariko byampombeje amafaranga menshi sindakora imibare neza.”

Abavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga (social media influencers) barimo abanyamakuru n’abandi b’intyoza bamamaza ibikorwa by’ubucuruzi by’ibigo bitandukanye, abandi bagatanga ubutumwa by’imiryango itari iya Leta cyangwa imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda, bamwe muri bo babyutse bataka igihombo.

Hari uwavuze ati “Iyo nshyize ubutumwa kuri facebook no kuri Instragam bukabona Like 500, bugahererekanwa n’abantu 200 bukabona ababuvugaho ‘Comments’ 150 mba mfitemo ibihumbi byanjye 100. Mu masaha ziriya mbuga zamaze zidakora nari kuba nkoreye nk’ibihumbi bitari munsi ya 300 by’amafaranga y’u Rwanda.”

“Twaguze  ‘carte’ ubutitsa tuzi ko ‘Airtime’ yashizemo”

Abaturage baciriritse batahise bamenya ko imbuga za Facebook, Instagram na Whatsapp zagize ikibazo bavuze ko baguze ama ‘carte’ y’ibigo by’itumanaho bakorana nabyo ubutitsa bibwira ko ‘Airtime’ baguze zashize.

Hari uwavuze ati “Ubusanzwe nkoresha ‘Airtime’ ya 5000FRW mu kwezi kandi ukwezi kwanjye kwari kuzarangira tariki 10. Nagize ngo rero ni bimwe bya MTN byo kutwiba nuko ngura indi ‘carte’ nabwo mbona byanze gukora. Hashize nk’amasaha abiri byanze nibwo nahamagaye musaza wanjye ambwira ko nawe byapfuye kandi ko yaguze ama carte yarushye.”

Ikigo Netblock kigenzura ibyo gukora kw’imbuga za Internet zitandukanye cyatangaje ko guhagarara kwa ziriya mbuga amasaha agera kuri atandatu byahombeje Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara agera kuri miliyoni 19,8 z’amadorari ni ukuvuga akabakaba muri miliyali 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni mu gihe Urubuga Downdetector, rugenzura ibyo gukora kw’imbuga zitandukanye, rwavuze ko uko ari ko kudakora kwa mbere kunini rubonye kugeza ubu, aho ku isi hose hatangajwe ibibazo miliyoni 10.6 by’ababuze serivisi.

Ariko umubare nyawo w’abagizweho ingaruka wo ni munini cyane kurushaho kuko abantu barenga miliyari 3.5 bakoresha Facebook, Messenger, Instagram na WhatsApp.


Urukiko rwanzuye ko Dr Kayumba asubizwa muri Gereza ya Mageragere

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Nyuma yo kuburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, kuwa 28 Nzeli 2021, uyu munsi ku wa kabiri tariki ya 05 Ukwakira 2021 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruri mu Kagarama rwasomye umwanzuro w’urubanza rwa Dr Kayumba Christophe uburana n’Ubushinjacyaha. 

Mu mwanzuro mugufi w’Urukiko, umucamanza Emmanuel Habagusenga yagize ati: 

  • Urukiko rwemeye kwakira icyifuzo cy’ubushinjacyaha kuko cyatanzwe mu buryo bukurikije amategeko, rugisuzumye rusanga gifite ishingiro kuri bimwe. 
  • Urukiko rwemeje ko nta mpamvu zikomeye zituma Dr Kayumba Christopher akekwaho icyaha cy’ubwinjiracyaha mu cyaha cyo gukoresha imibonano  mpuzabitsina ku gahato Naringwa Muthoni Fiona.
  • Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma Dr Kayumba Chistopher akekwaho icyaha cyo gusambanya Yankurije Marie Goretti
  • Urukiko rutegetse ko Dr Kayumba Christopher akurikiranwa afungiye muri Gereza ya Nyarugenge mu gihe cy’iminsi 30
  • Urukiko rwibukije ko kujurira bikorwa mu gihe cy’iminsi itanu uhereye umunsi rwasomeweho.

Iburanisha ripfundikiwe mu gihe Dr Kayumba Christopher atahwemye kugaragaza inzitizi zatumaga atisanzura mu mitegurire y’urubanza no mu miburanire ye. 

Ku nshuro ya mbere ubwo Dr Kayumba Christopher yazamuraga imbogamizi ebyiri urubanza rwarasubitswe, aho rusubukuriwe atanga izindi mbogamizi enye, ariko umucamanza abisabwe n’ubushinjacyaha zose uko zakabaye yazitesheje agaciro.

Inzitizi enye Dr Kayumba yagaragaje ni ukutavurwa, kudahabwa dosiye ye ngo ayisome, kutemererwa kuganira n’umwunganizi we mu bwisanzure no kuba atarahabwaga uburenganzira bungana n’ubw’undi muburanyi bahanganye, ari we ubushinjacyaha.

Mu mwanzuro w’urukiko umucamanza yagaragaje ko nta bimenyetso bifatika bituma Dr Kayumba akurikiranwaho icyaha cyo kugerageza gusambanya ku gahato Muthoni Naringwa Fiona, mu mategeko iki cyaha cyiswe ubwinjiracyaha mu cyaha cyo gusambanya ku gahato. Umucamanza yavuze ko nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho kuba yaragikoze, ashingiye ku kuba ibimenyetso byose byatanzwe ari ibishingiye ku magambo gusa, kandi n’umurega akaba atarabikoze icyaha kikiba, akaba yari yanijyanye kwa Dr Kayumba iwe ku bushake.

Ku cyaha cya kabiri akurikiranyweho cyakozwe mu mwaka wa 2012, umucamanza avuga ko ari icyaha kidasaza ibi bikaba bikuraho impungenge zatanzwe zo kuba cyaratanzwe haciyeho igihe kirekire.  Umucamanza avuga ko hari undi mutangabuhamya wemeza ko icyaha cyakozwe, uyu akaba ari uwahoze ari umuzamu wa Dr Kayumba Christopher.

Umwunganizi wa Dr Kayumba Christopher, Me Seif Ntirenganya Jean Bosco yishimiye ko ibyo bagaragaje ko icyaha cyo gushaka gusambanya undi ku gahato kitabayeho byahawe agaciro, ariko avuga ko no ku kindi cyaha gisigaye nacyo bagomba kugaragaza ko ari igihimbano kitabayeho. Me Ntirenganya yavuze ko nibamara gusoma ibikubiye mu mwanzuro w’Urukiko bazajuririra iki kirego.

Dr Kayumba Christopher ntiyahwemye gutangaza ko ibi byaha ari ibicurano byakorewe kumuhindanyiriza isura no kumubuza gukomeza urugendo rwe rwa politiki. Ni ibirego byatangiye kuvugwa mu kwezi kwa gatatu, akimara gutagaza ku mugaragaro ishyaka RPD (Rwandese Platform for Democracy) 

Kurikira ibisobanuro birambuye byatanzwe n’uwunganira Dr Kayumba:

Ikigo kitiriwe Seth Sendashonga cyasezeye muri RBB

FINLAND:MINISTRI BIRUTA YAHISHUYE KO ABAKORESHA IMBUGA NKORANYAMBAGA BAGIYE KWIBASIRWA!

$
0
0

Yanditswe na Albert MUSHABIZI!

Mu nkuru The Rwandan ikesha umwe mu ntumwa zigera kuri 25 (Abatekinisiye n’abacuruzi) zaherekeje Ministiri Vincent BIRUTA mu ruzinduko rw’Akazi (utarashatse kwivuga amazina kubera impamvu z’umutekano we), mu butwererane bugamije ahanini ubucuruzi; hakaba hagomba gusinywa amasezerano y’ubutwererane mu iby’ubucuruzi uyu munsi kuwa 6 Ukwakira 2021. Gusa ngo intumwa z’u Rwanda zikaba zarazindutse ngo zigire izindi gahunda z’ibanga zikorera, nk’uko byagenze ku munsi w’ejo kuwa 5 Ukwakira 2021! Ibi ngo bikaba bishingiye ko, ubundi ubutwererane bw’Inkotanyi n’ibihugu buba bugomba kuba bwiyubikije ibindi bikorwa by’ibanga byo guhohotera impunzi n’abandi batavuga rumwe na Leta ya Kigali; ariko ngo bakaba baratunguwe n’ubwoba basanganye abashyigikiye ubutegetsi bwa Kigali (bazwi ku izina ry’intore) bo mu karere ka Scandinavia. Ngo  izi Intore ziriyo, ntizikangukiye kuba zafasha ubutegetsi bw’Inkotanyi, kuhigarurira no kuhakorera ibikorwa by’ibanga nk’uko bibakundira mu tundi turere tw’isi, harimo n’utwo mu bihugu by’u Burengerazuba bw’isi.

Umuhuro mu ibanga rikomeye, intore zifite ubwoba, ndetse zimwe zatinye kwishyikirayo!

Nyakubahwa mutubabarire kuba turi umubare muke, bihabanya n’uko twari twabijeje ko tuzaza kubakira, nk’uko urutonde rwagaragazaga ko turi umubare ufatika! Gusa mugerageze kutwumva abenshi ntibabonetse, kubera gutinya imiterere y’iki gihugu cya Finland, kigira igenzura ry’umutekano ku rugero rukabije. Muri iki gihugu, n’umuturage usanzwe aba akangukiye kandi akurikirana umutekano n’icyawubangamira icyo ari cyo cyose! Noneho byageza ku igenzura rya Leta n’inzego zayo, bigahumira ku murari! Niwo muco wa hano, mbese biragoye kugira ngo iteganyabikorwa dufite rizabashe gutera intambwe… 

Ayo ni amwe mu mugambo yavuzwe n’umwe mu bahaye ikaze Ministiri Vincent BIRUTA ubarizwa mu ntore zo mu gihugu cya Finland! Uyu nyaguterura ijambo ngo akaba, mu kurondora ba Nyakubahwa yarashyizemo na Ministiri w’Ubucuruzi n’Inganda, nyamara ngo utari muri abo bashyitsi, bigatera urwijji mu maso ya Ministiri BIRUTA, ko Intore zo muri Finland zishobora kuba zitanazi abagize Gouvernement ya Kigali, kugeza ubwo hifurizwa ikaze Ministiri utararangwaga ahaberaga umuhuro, kandi n’abahateraniye atari umubare munini wo kuba watera urujijo nk’urwo! Nyamara impamvu y’ibyo ntiri kure: Intore zo muri Finland zifite igihunga, zitewe ubwoba n’umuganda wo guhungabanya Abanyarwanda bagenzi bazo bari ku rutonde bahawe na Kigali! Ngo igihugu barimo kiragoye!

Ngo icyatumye iyo nama igirwa ibanga rikomeye, ni ubusabe bw’Intore zo mu Finland, zagowe no gutegura umuhuro n’Intumwa za Gouvernement zaje zizanywe n’izindi nshingano zizwi na Leta ya Finland, mu gihe benshi muri izo ntore ari impunzi, ndetse zimwe zitarabona ibyangombwa bya burundu. Umuyobozi wa Diplomasiya y’u Rwanda, Bwana Vincent BIRUTA bikaba byaramusabye we n’intumwa 25 zimuherekeje kugendera mu cyubahiro cyabo, mu gihe bari mu kazi kazwi n’igihugu basuye, naho ahandi bakagenda bububa nk’abajura cyangwa abandi bagizi ba nabi, biyoberanyije ngo bahurire aho bahuriye n’Intore zabo, nk’uko iyi photo y’urwibutso nayo ikiri banga rikomeye twahawe n’urya wari muri 25 baherekeje BIRUTA nayo ibigaragaza!

“Intore ntiganya ishaka ibisubizo nimushirike ubwoba mukore ibikorwa byanyu mu ibanga, tuzabohereza n’abandi bo mu bihugu bya hafi aha, bamenyereye kandi bakora neza, bazaza kubahugura no kuberekera, kandi Leta yacu y’ubumwe  Bw’Abanyarwanda ibafatiye iry’iburyo!”

Iyo nteruro y’ubushukanyi, ni imwe mu magambo make yavuzwe na Ministiri Vincent BIRUTA, wavunaguye amagambo yahuranya, muri uwo muhuro wo kwihugika, aho abasangwa bari bafite ubwoba bw’ibikorwa bitazwi kandi bishobora gukekwa amababa na Leta ibacumbakiye! 

Indi ngingo ikomeye yavuzwe muri uyu muhuro ikaba ari “INTAMBARA YO KU MBUGA NKORANYAMBAGA” ngo yaba igeze FPR-Inkotanyi ku buce, kandi ngo mu karere igihugu cya Finland giherereyemo hakaba habarizwa indwanyi nk’izo, zikomeje gushyira hanze ukuri kururira Leta ya Kigali, kukanakangurira Abaturage guharanira uburenganzira bwabo, ngo none abaturage bakaba baca amarenga ko mu minsi iri imbere niba nta gikozwe, bazaba ari indakoreka kandi ari n’abiyahuzi badakangwa ingamba zikakaye zifatirwa abatinyuka guharanira uburenganzira bwo kuvuga ibibazo by’igihugu.

Minisitiri BIRUTA agejejweho impungenge ko uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, ntaho wahera ubuvogera mu gihugu cya Finland, ngo yijeje Intore ko hariho gahunda yo kujegeza abirirwa basebya Leta (ubwo ni abavuga ibihabanye n’ibyo iyo Leta ishaka kumva); ngo bakaba mu minsi ya vuba bazatungurwa no kubona imbuga bavugiraho zahagaritswe! Niba iki atari ikinyoma cya Semuhanuka, hari abakeka ko imvugo z’urwango n’amacakubiri Leta ishinja Imbuga zitavuga rumwe nayo ahubwo birangwa ku mbuga z’Intore n’abandi banyarwanda biyemeje gusasira ikinyoma, ku buryo iyo ngingo ishingiweho hafungwa nyinshi mu mbuga zibogamiye kuri Kigali!

Ikindi cyatangaje muri uyu muhuro, ngo ni uko Intore y’umusangwa yakomoje ku nyandiko y’iteganyabikorwa yahawe izi ntore, ngo yirinze no kuvugamo igikorwa na kimwe bigaragara nk’aho izo ntore za Finland nazo ubwazo zishobora kuba zitarizerana hagati yazo, ku buryo zimwe zaba zikigendera mu kigare, cyangwa se zitaragirirwa icyizere n’abayobozi bazo bivuganira n’abayobozi ba Kigali. 

Muri make ngo n’ubwo umuhuro wari mugufi bishoboka, byagaragayemo ko hari n’amabanga cyane ay’ibikorwa byimirijwe imbere adakenewe kwasaswa kuri bose, hakiri kare! Uwaduhaye aya makuru umutekinisiye waherekeje Minisitiri udakunze kumenya cyane ibigendanye n’ibikorwa bya Diaspora, ndetse n’ubuhuzabikorwa bwabyo mu buyobozi bwa Kigali, ahamya ko kuri we umuhuro wari urujijo mu magambo asa n’aca amarenga.

 Ku buryo ngo uwo mutekinisiye nawe akeka ko, ataba ari we wenyine waba yaratahanye urujijo, ngo na cyane ko uretse no mu bashyitsi (barimo n’abacuruzi bo mu nda y’ingoma), ngo no mu basangwa wabonaga barimo ibice, byenda kuba bibiri biboneka ku maso. Muri ibi bice bibiri ngo harimo: abumva neza umukino, n’abandi bazawusobanurirwa neza nyuma y’icyo gikorwa cyo kubahuza n’umuyobozi mukuru nka Ministiri BIRUTA.

Mu kubahuza na Biruta, bikaba bisa n’ibyari bigamije kubamara igishyika, ko ibyo bazaba bakora byose, bazaba bari ku kivi cy’igihugu! Ngo mu kwifatisha ifoto byabaye ngombwa ko bamwe muri barya batekinisiye, n’abacuruzi badasobanukiwe neza umukino wari ugezweho, batinjira mu ifoto! Kandi ngo ukuhaba kwabo (abatekinisiye n’abacuruzi) nakwo kwabaye ijijisha rikomeye, ngo ibimeze nko kuramukanya gusanzwe bititwa inama itakiwe uruhusa n’inzego zibishinzwe muri Finland!

Kwigarurira ibihugu byo muri Scandinavia nk’uko FPR-Inkotanyi yigaruriye bimwe mu bihugu by’u Burengerazuba ku rugero rusa n’uruteye isoni!

Ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi buri muri gahunda yo kwigarurira ibihugu bya Scandinavia. abanyarwanda bahatuye bagomba kuba maso hakiri kare; byaba ngombwa bakifashisha imiterere y’ibyo bihugu, yo kutajenjekera uwatobanga umutekano wabyo, nk’uko Intore zatangiye kubigirira ubwoba. Ibi bihugu byo muri Scandinavia kandi bizirana cyane n’umuco wa ruswa. Ngo si nka birya tuzi mu bihugu bimwe, aho bimenyerewe ko bamwe mu bayobozi bo mu nzego bwite za Leta, Abashakashatsi, abahagarariye imiryango itagengwa na Leta barya ruswa ya Kigali, maze bakogera uburimiro ku bahigwa na Kigali. Ruswa yo gutuma abagore b’uburanga ku bafata ibyemezo, yavuzweho mu bihugu bimwe na bimwe byo mu burengerazuba, ngo nayo ishobora kutoroha muri scandinavia….

Ibyo byose Leta ya FPR-Inkotanyi ikunze kwihura mu migambi yayo, igafashwa n’uburangare no kudasohoreza umugambi umwe kw’abo ihiga, ishobora kuba itarabonye ko bizayibera imbogamizi, mu guteganya kubaka muri Scandinavia akarima kayo, nk’uko yabigize mu bihugu bimwe byo mu Burengerazuba bw’isi! Hari abagabo batatu bakekwaho ko bari mu bakuriye umushinga wa Kigali, wo guhungabanya abayihunze mu bihugu bya Scandinavia cyane cyane muri Finland barimo ndetse n’abahoze muri RDF tukaba tugikora isesengura ku bikorwa byabo dushobora kubatangariza mu nkuru zacu zitaha.

Rwanda-Arsenal: Ibyo Perezida Paul Kagame yavuze ku banenga ubwo ubufatanye bihishe iki?

$
0
0

Yanditswe na Arnold Gakuba

Nyuma y’uko handitswe kandi hakavugwa byinshi ku bufatanye u Rwanda (Paul Kagame) rufitanye n’ikipe ya Arsenal, aho benshi banenga ko u Rwanda rwishyura iyo kipe akayabo k’amapawundi kugirango rwamamazwe hakoreshejwe “Visit Rwanda” (Sura u Rwanda), byagarutsweho na perezida Paul Kagame, mu nama y’Ubucuruzi n’Ishoramari hagati y’u Rwanda na Zimbabwe (Rwanda-Zimbabwe Trade and Investment Conference) yabereye I Kigali mu Rwanda muri icyi cyumweru. Paul Kagame perezida w’u Rwanda we yatangaje ko yishimiye ubufatanye afitanye n’ikipe ya Arsenal ndetse na Paris Saint Germain, maze avuga ko abanenga icyo gikorwa babiterwa no kudasobanulirwa ibyo baba bavuga. 

Umunyamakuru yifuje kumenya icyo perezida Paul Kagame atekereza ku banenga igikorwa u Rwanda rushoramo akayabo cyo kwishyura ikipe ya Arsenal mu bufatanye bwo kwamamamaza u Rwanda, yibaza niba bikwiye ko u Rwanda ruha amafaranga iyo kipe ikize cyane kandi ari igihugu gikennye. Umunyamakuru yanibajije ingaruka z’icyo gikorwa ku bukungu bw’u Rwanda. Perezida Paul Kagame yatangiye abwira umunyamakuru ko kunenga icyo gikorwa byaba biterwa n’ubujiji, aho yemeza ko abakinenga batazi ibyo bavuga. Ibi tukaba twabyita ko ari nko kwiregura ku birego bimaze iminsi bicicikana nyuma y’uko inkiko za Paul Kagame zimaze iminsi ziciriye urubanza rufifitse Paul Rusesabagina, zikamukatira igifungo cy’imyaka 25 kandi amahame agenga imanza atarigeze yubahirizwa.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko atapfuye gutanga ayo mafaranga gusa. Ati “Aho niho urijijo rutangirira“. Yavuze ko ubwo bufatanye atabufitanye na Arsenal gusa ko ahubwo anabufitanye n’ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa. Perezida Paul Kagame yanavuze ko ari umufana wa Arsenal mu gihe kirenga imyaka 35. Ibi byaba bishatse kuvuga ko iby’ubufatanye n’iyo kipe bifite imvano ya kure.

Kuri perezida Paul Kagame ngo ubukerarugendo ni imwe mu nkingi z’iterambere. Akaba asanga gushora imari mu bukerarugendo byakwihutisha iterambere. Yavuze ko abatabyumva ubu bazageraho bakabyumva, aho yatanze urugero rw’uko Leta y’u Rwanda yubatse Hoteli y’inyenyeri eshanu (Intercontinental yaje kuba Serena)  benshi babona ko ari ugusesagura amafaranga y’igihugu ariko ubu ikaba yinjiza menshi. Ati “Nubatse iyo Hoteli nyuma abikorera baza kuyibenguka barayigura“. Aya magambo yaba yerekana neza ko ibikorwa mu Rwanda ari gahunda za perezida Paul Kagame, nta Leta yaba ibigiramo uruhare.

Perezida Paul Kagame arabona gushora imari ku makipe y’amaguru nka Arsenal ari uburyo bwo kubuka ubukerarugendo. Perezida Paul Kagame kandi yatangaje ko ubufatanye na Arsenal bwakuruye abakerarugendo benshi mu Rwanda maze bumwinjiriza amadovize menshi aruta amafaranga yishyura Arsenal. Ati “N’ubwo ntari umucuruzi mwiza, aha ho narabishoboye.” Yongeraho ko ababibona nabi atari kumwe nabo. Ese ibi byaba ari ukuri cyangwa byaba ari uburyo bwo kugerageza kwisobanura kubyo anengwa?

Perezida Paul Kagame yongeye kwikoma abanyaburayi, nk’uko asanzwe abigenza, maze avuga ko atari abanyafurika gusa banenga icyo gikorwa, ko ahubwo abenshi ari abanyaburayi, ngo bavuga ko u Rwanda rukoresha nabi amafaranga yabo, kandi bishobora kuba ari ukuri. Aha yavugaga ku mfashanyo ibihugu by’Uburaryi biha u Rwanda. Abavuga ibyo yabashubije muri aya magambo ati “Niba umpaye imfashanyo, untegeka ute uko nyikoresha?“. Kuri Paul Kagame ngo ibyo nabyo ni ibizana urujijo. Aya magambo yaba ashimangira ibyo bamurega ko imfashanyo zihabwa u Rwanda, cyane cyane zigamije kuzahura iterambere ry’abaturage bakennye, zikoreshwa mu byo zitateganirijwe. Nyamara ariko Paul Kagame yaba yirengagiza ko imfashanyo zihabwa ibihugu bikiri mu nzira z’amajyambere ziba zifite icyo zigomba gukora. Kuba zakoreshwa mu bindi bikaba byaba intandaro zo kutazahabwa izindi, kandi zikenewe!

Perezida Kagame yashimangiye ko yishimiye rwose ubufatanye afitanye n’ikipe ya Arsenal, akaba ananishimira cyane ko ari umufana w’imena w’iyo kipe. Yongeyeho ko ubufatanye bwe na Paris Saint Germain nabwo burimo bugenda neza kandi ko ubu amaze kuba umufana mwiza w’iyo kipe. Yashoje yemeza ko ubwo bufatanye n’ayo makipe burimo kumukorera byimazeyo ngo agendeye ku mibare afite. 

Abwiwe ko ari umucuruzi kabuhariwe, perezida Paul Kagame yavuze ko azaba we nyuma y’ubu buzima arimo. Twakwibaza niba noneho yaba yiteguye kurekura ubutegetsi cyangwa niba yashakaga kuvuga ko azakora ubucuruzi nyuma y’imyaka mirongo itatu yihaye, dore ko benshi bemeza ko nishira ashobora kuziyongeza n’indi. 

Urwishe ya nka ruracyayirimo kandi inzira iracyari ndende. Amagambo yavuzwe na Paul Kagame mu nama y’ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Zimbabwe, yagaragazaga ko perezida Paul Kagame yireguraga ku birego aregwa ubu byo gukoresha nabi umutungo n’imfashanyo zihabwa u Rwanda. Imbarutso ikaba yarabaye akarengane yakoreye Paul Rusesabagina, aho bimwe mu bihugu biha imfashanyo u Rwanda bamwe mu banyapolitiki babyo batangiye gusaba ko zahagarikwa kubera ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu rikorwa na Leta ya Paul Kagame. Nyamara ariko we yaba atabikozwa nk’uko yabyitangarije!

Inteko Ishinga Amategeko ya EU yasabye u Rwanda kurekura Rusasabagina vuba na bwangu

$
0
0

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) kuri uyu wa kane tariki 7/10/2021 bongeye gusaba u Rwanda kurekura Paul Rusasabagina, akoherezwa mu Bubiligi vuba na bwangu.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 7/10/2021, Inteko ishinga amategeko y’Uburayi yatoye umwanzuro usaba ko Paul Rusesabagina w’imyaka 67 y’amavuko, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, akaba afite ubwenegihugu bw’Ububiligi n’uburenganzira bwo gutura muri Amerika yarekurwa n’u Rwanda akoherezwa mu Bubiligi vuba na bwangu.

Ni umwanzuro watowe n’abagize Inteko hafi ya bose barangajwe imbere na Madamu Hilde Vautmans, wavuze ko Rusesabagina akwiye ubutabera butabogamye kandi ko ntabwo yabonye mu Rwanda bityo nk’umwenegihugu w’u Bubiligi akwiye koherezwa muri iki gihugu kuko ariho yabonera ubutabera nyakuri.

Abagize inteko bavuze ko ‘Batirengagije icyaha cye cyangwa ko ari umwere’ ahubwo ngo icyo bashyize imbere ni ubutabera nyabwo bakaba bahamya ko ntabwo yabonye mu Rwanda.

Icyemezo cyo gusaba ko u Rwanda rwohereza Paul Rusesabagina mu Bubiligi cyatowe n’abagize Inteko hafi ya bose ku majwi 660, abiri yabaye impfabusa, 18 barifata.

Ushinzwe dipolomasi mu Muryango w’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Josep Borrell, yasabye abagize inteko kutirengagiza ibimenyetso by’ubushinjacyaha, ibyinshi muri byo bikaba byaratanzwe n’inzego z’ubutabera z’ibihugu bigize Umuryango.

Si ubwa mbere abagize inteko ya EU basaba ko Rusesabagina arekurwa

Tariki ya 11/02/2021 Inteko Ishinga Amategeko ya EU yafashe umwanzuro 2021/2543(RSP uvuga ko yamaganye ifatwa rya Rusesabagina isaba ko hakorwa iperereza mpuzamahanga.

Icyo gihe, Madamu Hilde Vautmans yaravuze ati “Uyu munsi turasabira Rusesabagina ubutabera. Turamusabira ubutabera bidatewe n’uko ari icyamamare, cyangwa ko yatwaye imidali itandukanye y’amahoro, ahubwo bitewe n’uko abikwiye nk’undi uwo ari we wese [ufite ubwenegihugu bw’ibihugu by’u Burayi.”

Yifashishije imbuga nkoranyambaga, yaravuze ati “Nta bwo tuzi uko Rusesabagina yageze mu Rwanda, ariko icyo tuzi ni uko atashoboraga kwijyanayo ku bushake atanamenyesheje umuryango we. Uyu mwanzuro dutoye, twizeye ko uzongera igitutu mpuzamahanga ku buyobozi bw’u Rwanda kugira ngo hakorwe iperereza ku buryo yoherejwe mu Rwanda.”

Abadepite n’Abasenateri bo mu Rwanda ntibazuyaje kuko Tariki 17/2/2021 bahise bamagana ibisabwa n’abagize inteko ya EU mu mwanzuro 2021/2543RSP.

Tugarutse inyuma gato…

Mu kwezi gushize kwa cyenda Urukiko rukuru i Kigali rwategetse ko Paul Rusesabagina afungwa imyaka 25, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Ububiligi byamaganye imikirize y’uru rubanza bivuga ko “nta butabera yahawe”, Leta ya Kigali nayo iti ibyo ni ‘Agasuzuguro’. 

Tariki 21-09-2021 U Rwanda rwahagaritse ibiganiro byagombaga guhuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga, uw’u Rwanda n’uw’u Bubiligi, bitewe n’amagambo Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi Sophie Wilmès yavuze anenga imikirize y’urubanza rwa Paul Rusesabagina.

Viewing all 10394 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>