Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10394 articles
Browse latest View live

Uganda ihaye u Rwanda isomo nyuma y’imyaka 35, Museveni arabyishimira!

$
0
0

 Yanditswe na Nkurunziza Gad

Kuva mu 1986 ni ubwa mbere Ikipe y’Igihugu y’ umupira w’amaguru ya Uganda ‘Uganda Cranes’ itsindiye Amavubi (Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru) mu Rwanda.

Mu mukino wabaye hari abantu bake kuri Stade Regional i Nyamirambo, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, yatsinzwe n’iya Uganda igitego 1-0 mu mukino wo mu Itsinda ‘E’ ry’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar. Akaba ari ubwa mbere Uganda itsindiye u Rwanda i Kigali kuva mu 1986.

Ni umukino watangiye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ubera kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo hari abantu bake kuko abafana batemerewe kuhakandagira mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya  Covid-19.

N’ubwo nta bafana benshi bari bari ku kibuga, umutekano wari wakajijwe imbere n’inyuma ya Stade, Abapolisi ndetse n’abasirikare bahazengurukaga ubutitsa.

Mbere y’uko umukino utangira, imihigo yari yose ku mpande zombi, Abanyarwanda babwira Abagande ko kubatsindira iwabo ari inzozi badateze gukabya, Abagande nabo bati ‘uyu munsi turabaha isomo’.

Abanyarwanda bishongoraga ku bagande babibutsa ko uretse no mu mupira w’amaguru no mu rugamba rw’amasasu babatsinze, bakaba urugero rw’ibyabereye Kisangani muri Repuburika ya Demukarasi ya Congo tariki 5 Gicurasi 2000.

Umukino watangiye ubona abasore b’Amavubi bihagazeho, ariko ibintu biza guhinduka ku munota wa 43 w’umukino ubwo igice cya mbere cyendaga kurangira, umugande Bayo Fahad akora u Rwanda mu jisho.

Mu gice cya kabiri, Amavubi yakomeje kwihararaho ashaka kwishyura igitego yatsinzwe no gutsinda ibindi ariko biba iby’ubusa kuko abahungu ba Uganda Cranes bari bambariye gutsinda.

Ngayo nguko uko umutoza Milutin Sredojević Micho, Umunya-Serbia wahoze atoza Amavubi y’u Rwanda, akaza gusezererwa muri 2014 ashinjwa kudatanga umusaruro, yakubise inshuro Amavubi atozwa n’Umunyarwanda Mashami Vincent.

Amavubi arahita yerekeza muri Uganda, dore ko umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 10/10/2021 i Kampala muri Uganda.

“Mashami  adukojeje isoni mu maso ya mucyeba”

Ku mbuga nkoranyambaga, mu biganiro bitandukanye kuri Radio, abakunzi ba ruhago mu Rwanda bararira ayo kwarika bagatunga urutoki umutoza w’Amavubi Mashami Vincent.

Uwitwa Kanyamibwa Joseph yahamagaye kuri imwe mu maradio yo mu Rwanda ati “Mashami adukojeje isoni mu maso ya mucyeba, akwiye kwirukanwa ntakomeze kubabaza Abanyarwanda.”

Mutoni Agnes ati “Turambiwe guhora dutsindirwa mu rugo ndasaba ko Perezida Kagame yagira icyo akora abo bireba bose bagahanwa kuko birakabije.”

Mu ijoro ryakeye, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yagiranye ikiganiro n’Abakinnyi ndetse n’umutoza Mashami, abasaba guhesha u Rwanda ishema no guha ibyishimo Abanyarwanda batsinda uganda.

Perezida Museveni ku rubuga rwa twitter yishimiye intsinzi y’ikipe y’igihugu cye:


Amerika yohereje mu Rwanda Rurangwa wakatiwe n’inkiko gacaca

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zoherereje u Rwanda undi Munyarwanda wari ku rutonde rw’abo Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda rwasohoye rusaba amahanga ko batabwa muri yombi bakoherezwa mu Rwanda, bagakurikiranwa bakanaburanishwa ku byaha bya Jenoside bakekwaho cyangwa se bakaharangiriza igifungo bakatiwe badahari.

Rurangwa Oswald ni we wari utahiwe uyu munsi, akaba yagejejwe mu Rwanda mu ndege yihariye (Private Jet), yamugejeje i Kigali mu masaha y’ikigoroba, mbere gato ko bwira.

Rurangwa Oswald yahoze ari umwarimu mu mashuri abanza, arakekwaho kugira uruhare mu bitero byahitanye abantu hirya no hino mu mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, ariko cyane cyane ku Gisozi aho yari atuye. Ibi byaha nibyo inkiko gacaca zamuhamije mu mwaka wa 2007 zimukatira gufungwa imyaka 30. 

Rurangwa Oswald yahungiye muri Zaire mu mwakwa w’1994, aho yabaye mu nkambi ya Kiyumba n’iya Kayindo, ariko ntiyahatinze. Mu mwaka w’1996 nibwo yafashe iy’ubuhungiro kure y’u Rwanda, agana muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, atahutse yari amazeyo imyaka 25.

Akigezwa i Kigali Rurangwa wari uherekejwe n’abashinzwe umutekano bo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yakuweho amapingu, ashyikirizwa abari bahagarariye Ambasade ya Amerika, nabo bahise bamushyira mu biganza bya Polisi y’u Rwanda, nayo imushyiraho andi mapingu, imushyikiriza RIB, ubundi yinjizwa mu modoka yamukuye ku kibuga cy’indege.

Nkusi Faustin, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda yemeje ko Rurangwa yari umwe mu Banyarwanda 1146 bashyiriweho inyandiko zo kubata muri yombi. Yavuze ko uyu mugabo ugaruwe mu Rwanda yakatiwe igifungo kinini nk’uwari umwe mu bahuzabikorwa by’Interahamwe ku Gisozi, ariko ko afite uburenganzira bwo gusubirishamo urubanza aramutse abikeneye, atabikenera akajya kurangiza igihano yakatiwe.

Rurangwa afite imyaka 59, nta jambo na rimwe yigeze atangariza ku kibuga y’indege, kuko abanyamakuru bifuzaga kumuvugisha nk’uko byagendekeye bamwe mu bagiye bagezwa mu Rwanda bavanywe mu bihugu bari barahungiyemo.

N’ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zinyuzamo zikagaragaza ko zitizeye ubucamanza bw’u Rwanda, cyane cyane umuntu afatiye ku byo zagiye zitangaza ku rubanza rwa Rusesabagina, uyu zohereje mu Rwanda abaye uwa gatandatu, nyuma ya Munyenyezi Beatrice ukiburanishwa, Iragaba Enos Kagaba, Mudahinyuka Jean Marie Vianney, Mukeshimana Marie Claire na Dr  Léopold Munyakazi.

COLONEL BEMS BAGOSORA AZASHYINGURWA MURI MALI

$
0
0

Yanditswe na Albert Mushabizi

Nk’uko ubutumwa bwashyizwe ahagaragara n’umuryango wa Nyakwigendera, The Rwandan yashoboye kubona bubisobanura; imihango yo gushyingura Nyakwigendera Coonel BEMS Théoneste Bagosora izabera  i Bamako, muri Mali, kuwa 9 Ukwakira 2021. Twakibutsa ko muri iki gihugu cya Mali, ari naho yatabarukiye kuwa 25 Nzeri 2021.

Imihango yo gushyingura ikaba izitabirirwa by’umwihariko n’umuryango wa bugufi, nk’uko urupapuro rw’ubutumwa rubisobanura. Bugasoza bunashimira ababafashe mu mugongo muri ibi bihe bikomeye.

Ikiriyo cyo guherekeza Nyakwigendera Colonel BEMS Theoneste BAGOSORA, cyo kikaba cyaraberaga i Bruxelles mu Bubiligi. Iki kiriyo cyo kikaba cyaritabiriwe na bose mu nshuti, abavandimwe n’abamuzi, nk’uko ubutumwa burarika bwabisobanuraga. Cyo cyabashije kuba mu buryo bw’imbona nkubone,  mu byumba rusange byagenewe kwakira abashyitsi, byari byagiye byakuranwa uyu muhango ku matariki atandukanye.

Laforge Fils Bazeye na Col Abega Camara ba FDLR barasabirwa gufungwa burundu

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Ignace Nkaka uzwi cyane nka  “Laforge Fils Bazeye” wahoze ari Umuvugizi wa FDLR na  Col Jean Pierre Nsekanabo uzwi cyane nka  “Abega Camara” wahoze akuriye ibikorwa by’ubutasi muri FDLR, bongeye kwitaba urukiko none kuwa 07/10/2021, iburanishwa ryabo ripfundikirwa ubushinjacyaha bubasabiye gufungwa burundu, mu gihe bo basaba umucamanza guca inkoni izamba bagahabwa amahirwe yo gusubira mu buzima busanzwe.

N’ubwo aba bagabo bombi batigeze barushya inkiko bakemera ibyaha batagoranye, ubushinjacyaha ntibubikozwa, busanga igihano kibakwiye ari ugufungwa burundu n’uko bwabisabye Urukiko Rukuru, urugereko rwihariye ruburanisha imanza z’iterabwoba, iza mpuzamahanga n’izindi zambukiranya imipaka, ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.

Urubanza rwabo rwaburanishijwe bahibereye, bari kumwe n’abunganizi babo mu cyumba cy’urukiko, bambaye umwambaro w’iroza, uranga abagororwa batarakatirwa mu Rwanda.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko kwemeza ko ibyaha byose bitandatu baregwa bibahama, biryo rukabakatira igifungo cya burundu kuko ngo ibyaha byose baregwa biremereye cyane : icyaha cy’iterabwoba, icyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho, icyaha cyo gukwiza impuha zigamije kwangisha Letay’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, icyaha cy’ubugambanyi no kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo.

Ubushinjacyaha bwongeyeho  kandi ko ibyaha byose bakurikiranyweho bagiye babikora mu buryo bw’impurirane mbonezamugambi.

Ubwo basabirwaga ibi bihano bihanitse, abaregwa bombi ntibigeze bagira ikimenyetso na kimwe cy’amarangamutima bagaragaza nk’uko bikunze kugenda ku zindi mfungwa, bigasa nk’aho nta kindi bari biteze basabirwa n’ubushinjacyaha, bitihi se bakaba biteguye kwakira igihano icyo ari cyo cyose bazahabwa.

Ku ruhande rwabo, Laforge Bazeyi na Colonel Abega Camara Nsekanabo basabye urukiko guca inkoni izamba, bagafungurwa bagasubizwa mu buzima busanzwe, nk’uko bikorerwa abandi basrwanyi bafatiwe ku rugamba cyangwa se batahutse. Abaregwa bombi basabye urukiko amahirwe yo kwerekana ko bahindutse kandi bagororotse.

Nsekanabo na Ignace bongeye kwibutsa urukiko ko nta bubasha mfatabyemezo bari bafite muri FDLR, ko batagakwiye kuryozwa ibikorwa byafatwagaho ibyemezo n’abayobozi bayo bakuru mu bya girikare. Ikindi basaba kuvanirwaho ni icyo gufatwa nka bene umutwe, bo bakemezako nta n’uruhare na ruto bagize mu ishingwa ryawo. 

Ignace Nkaka, wavugiraga uwo mutwe, yabwiye urukiko ko ibyo yavugaga ari amabwiriza yahabwaga n’abakuriye umutwe wa FDLR. Yasabye urukiko kumuha amahirwe agasubizwa mu buzima busanzwe kimwe n’abandi bahoze muri uwo mutwe bahawe ayo mahirwe batarinze kuburanishwa mu nkiko.

Uwahoze ari umuvugizi, Ignace Nkaka Laforge Bazeye, yasabye urukiko ko n’iyo batarekurwa, bagabanyirizwa cyane ibihano, bazirikana ko mu myiregurire ye, atahwemye kwicuza no gusaba imbabazi ko yabaye mu mutwe wa FDLR. Akavuga ko yazinutswe kuzasubira mu cyitwa umutwe cyose urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Yabwiye urukiko ko nyuma yo gufatwa yafashije ubutabera.

Nkaka yavuze kandi ko yizeza Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’abanyarwanda muri rusange ko igihe yaramuka asubijwe mu muryango nyarwanda yafatanya n’abandi, mu Kubaka igihugu gifite ishema mu ruhando mpuzamahanga. Mu magambo ye yagize ati “Uwari Sawuli yahindutse Pawulo”. 

Uwahoze akuriye ubutasi bwa FDLR, Colonel Nsekanabo Camara ABEGA Jean Pierre nawe yasabye kurekurwa, bitakorwa bityo akagabanyiriwa igihano cyangwa kigasubikwa.

Abunganizi ba bombi basabye urukiko kwirengagiza imvugo nkomezacyaha y’ubushinjacyaha, bakazakatira abo bunganira igihano kingana n’igihe bamaze bafunzwe.

Umwanzuro w’Urukiko kuri uru rubanza rwapfundikiwe none uzasomwa kuwa 15 Ukuboza 2021, gutinda bikazaterwa n’ubunini bwa dosiye nk’uko byatangajwe n’umucamanza.

Colonel Nsekanabo na Nkaka Ignace batawe muri yombi mu kwezi kwa 12, 2018 ku mupaka wa Bunagana uhuza ibihugu bya Uganda na Congo, icyo gihe byavuzwe ko bari bavuye mu nama i Kampala muri Uganda.

Ubusabe bw’Inteko ya EU bwo gufungura Rusesabagina, Kigali yabyise ‘Urusaku’

$
0
0

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Abagize Inteko nshingamategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ‘EU’ baraye basabye Leta ya Kigali gufungura Bwana Paul Rusesabagina akajya mu Bubiligi, ibi, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yabyise ‘urusaku’ no ‘kwivanga mu mikorere y’ubutabera bw’u Rwanda’.

Mu nkuru twabagejejeho tariki 7/10/2021 ifite umutwe ugira uti “Inteko Ishinga Amategeko ya EU yasabye u Rwanda kurekura Rusasabagina vuba na bwangu” Aba badepite bavuze ko ‘bamaganye urubanza rwaciriwe Paul Rusesabagina n’uburyo yagejejwe mu Rwanda, isaba umuryango w’ibyo bihugu gushyira igitutu ku Rwanda ngo arekurwe.”

Umudepite w’Ububiligi wari uri muri iyo nteko, Kathleen Van Brempt, yavuze ati “Paul Rusesabagina ni umuturage w’Uburayi kandi ni inshingano zacu kurengera uburenganzira bw’ibanze. Uburenganzira bwahonyowe n’abategetsi mu Rwanda.”

Umuvugizi wa Leta ya Kigali yabiteye utwatsi

Martin Ngoga wahoze ari umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda yanditse kuri Twitter asubiza Depite Kathleen Van Brempt ati “…Bitari mu buryo kuba abagizweho ingaruka [n’ibitero bya FLN] badafite umwanya mu byo uvuga n’ibyo wemera.”

Yolande Makolo, umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, nawe abinyujije kuri Twitter yagaragaje ko hari ibyo iyo nteko ishingamategeko ya EU yirengagije ubwayo kandi biri mu mwanzuro wayo.

Ati “…Urusaku rw’Abadepite bagerageza kwivanga mu gihano giherutse gukatirwa Rusesabagina na bagenzi be 20 bo mu mutwe wa FLN[…] ko ntacyo muvuga ku basangirangendo ba Rusesabagina? Nta rukundo aba badepite bafitiye abandi 20 bo mu mutwe wa FLN bakatiwe?[…] ibi ni ukwivanga mu mikorere y’ubutabera bw’u Rwanda.”

Ushinzwe itangazamakuru mu biro by’umukuru w’igihugu mu Rwanda, Stéphanie Nyombayire abicishije ku rubuga rwa twitter we yagize ati: “Gutunga urwandiko rw’inzira rw’abanyaburayi ntibikivuze ubudahangarwa mu kwica abaturage bacu. Ntirunatanga uburenganzira bwo gutegeka icyo butabera ari cyo (Kandi munakomeza gucumbikira abakoze Genocide n’ababakomokaho). Mwakwigumanira urukumbuzi mufitiye ibihe by’ubukoloni mu mitekerereze yanyu yuje kwiyerurutsa.”

U Rwanda rwaba rugiye kwamburwa imfashanyo?

Mu busabe bw’Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi yanasabye inama iyoboye EU kongera gusuzuma byimbitse imfashanyo iri shyirahamwe riha leta y’u Rwanda n’izindi nzego z’icyo gihugu, kugirango ntihabe gushidikanya ku bijyanye no gushyira mu bikorwa kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Kandi, hakarebwa niba iyo mfashanyo idakoreshwa mu bikorwa bibangamira ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo no kwishyira ukizana, ubwisanzure bwa politike, iyubahirizwa ry’ubutegetsi bugendera ku mategeko hamwe n’amashyirahamwe yigenga adaharanira inyungu za politike.

Félicien Kabuga yanze kunganirwa na Me Emmanuel Altit

Abayobora u Rwanda sibo Mana. Kuniga abantu, kubanigana ijambo birarambiranye – RACHID

Ikiganiro mpaka hagati ya Rachid na Rucagu


“Genocide yakorewe abahutu, nta wundi ugomba kuyemeza uretse twe twayikorewe.” Faustin TWAGIRAMUNGU

Abagize JAMBO ASBL bavuze icyo bazafasha u Rwanda Ngo rutere imbere

FPR NK’UMUSHORAMALI MU BIKINGI I BRAZZAVILLE

$
0
0

Yanditswe na Albert Mushabizi

FPR-Inkotanyi, nk’ishyaka riyoboreye u Rwanda mu biganza bwite bya Prezida KAGAME; igeze kure umugambi mushya wo kwigarurira ubukungu bw’ibihugu by’Afrika by’iyo gihera; nyuma yo kunanirwa imyitwarire nk’iya ba mpatsibihugu mu bihugu bituranyi. Ngiyo FPR muri Mozambike no muri Centrafrique mu mirwano mu buryo butavugwaho rumwe, ngiyo FPR muri Congo Brazza-Ville, mu buhahirane bwari bwatangiye nk’ubusanzwe hagati y’ibihugu, none bikaba bigeze kuri mafia ya burundu…! Nyamara inkuru iva Brazza-ville iyo, ikaba ari umushinga w’ishoramali karundura rya ya Kampani/Sosiyete ya FPR ‘Crystal Ventures’ isanzwe yihariye ubushabitsi mu nguni zose z’igihugu cy’u Rwanda, nk’iyihahiye icyo gihugu mu icyamunara… Ni koko uyu mushinga karundura w’ishoramali ntushirwa amakenga…

Nk’uko tubisoma  mu kinyamakuru Financial Afrik, ku itariki ya mbere Ukwakira, umunsi usobanuye byinshi kuri FPR-Inkotanyi, nibwo na Sosiyeye y’iri shyaka yatangaje ishoramali karundura muri iki gihugu cya Congo-Brazzaville, aho bakonze igikingi kingana na 65km2, mu Icyanya cy’Inganda cya MALOUKOU, aho ni nko muri km 70 uvuye mu murk mukuru wa Brazzaville. Byumvikane ko ingano y’icyo gikingi itajyaga gukwira mu mujyi rwagati! Iri shoramali ngo rikaba rizabanzamo millioni 100 z’amadolari zo kubanza kubaka ibikorwa remezo by’icyo gikingi birimo imihanda, amazi n’amashanyarazi… Nyuma hakaba hateganywa gushorwamo izindi miliyoni 100 na none ku ikubitiro ry’ibikorwa zo kubaka Icyambu cyo ku butaka (Port Sec), kubaka umujyi mushya, ndetse n’icyanya cy’amashuri! 

Ibi uwabivunagura mu ishoramali rigezweho, ni nko gufata ahantu hari hasanzwe ari ikigunda, hagakorerwa inyigo yo kuhahanga umujyi mwiza w’ibikorwa remezo, hagatunganywa ibikorwa bikomeye (icyambu cyo ku butaka,  Urwunge rw’ibigo by’amashuri atandukanye, umujyi wo guturamo…) bizatuma hitabirwa gutura mu buturo bwiyubashye kubera akazi n’ubushabitsi… Ku buryo nka nyuma y’igihe gito ushobora kuhagera utahaherukaga, ugasanga umujyi washoboraga nko kwirema mu myaka nk’ijana utunganije mu buryo bunoze, mu biganza by’umushoramali umwe nk’akanya ko guhumbya! Ibikorwa remezo (imihanda, amazi, amashanyarazi, amashuri, amavuriro…) n’ibigo by’ubucuruzi, ibibanza byo guturamo byiyubashye, amahoteli… byose ukabisanga mu maboko y’umushoramali umwe! Iri shoramali ubusanzwe rimenyerewe mu bihugu biteye imbere, rigakunda cyane kuba umwihariko w’amasosiyete y’imiryango y’abaherwe, ikomoka mu bihugu bikungahaye kuri peteroli!

CRYSTAL VENTURES Sosiyete ya FPR-Inkotanyi yafashe Abanyarwanda ho ingwate; iha Prezida KAGAME kwitwara nk’umushoramali ucuruza u Rwanda, aho kuba Prezida warwo!

Iyi CRYSTAL VENTURES Limited, ni Company iyobowe mu minsi ya None na Jack KAYONGA, ikomoka ku yindi na none yari iteye nkayo yitwa TRISTAR,  yashinzwe na FPR-Inkotanyi ikigaruririra u Rwanda mu w’1995; hagamijwe kwikubira amasoko y’imirimo na servisi byose bya Leta  kuva icyo gihe, ku bushobozi bwavaga ku nkunga zasukiranyaga n’amahanga yari ashishikariye gufasha u Rwanda, nk’igihugu cyafatwaga ko kiri gutangirira kuri zero. 

Iyi TRISTAR rero ikaba yaraje guseserezwa muri CRYSTAL VENTURES Limited, hagamijwe ahanini gukwepa ibirarane by’imisoro itigeze isorera igihugu, yo ubwayo n’amakampani ayibereye amashami mu ngeri z’ubushabitsi zitandukanye (INYANGE INDUSTRIES, NPD LIMITED, BOURBON COFFEE, ISCO SECURITY, RULIBA CLAYS, REAL CONTRACTORS, E.A GRANITE INDUSTRIES, NEXUS, SEAL, STONE CRAFT,  inganda z’ibyayi, inganda z’ikawa n’ibigo byinshi byahoze ari ibya Leta bikegurirwa abikorera byahawe Crystal Ventures ku buntu cyangwa igiciro cyenda kunga n’ubusa), zitashoboraga kuvangirwa muri kampani/sosiyete imwe, no mu buryo bwo kujijisha ko amasoko ahabwa amasosiyete atandukanye. 

Uku guseserezwa mu yindi nshya byari bigamije kandi, ubwambuzi no kuburizamo amasezerano y’ubuhendanyi yari yaragiranye n’abafatanyabikorwa, buzuyemo amasosiyete y’abanyarwanda basanzwe mu gihugu, aha ikaba yaratinyaga kwishyuzwa ibikorwa remezo cyangwa imitungo yimukanwa (amamashini) by’amasosiyete yari yahunze intambara, arimo kugaruka mu gihugu.  Iri seswa ryari rigamije uburyo bwiza bwo kuyobya uburari, ibihombo yajyaga kugira bishingiye ku bukemurampaka ku mikoranire yari yaragiranye n’ibindi bigo, igihugu kikiri mu kavuyo k’amategeko atarasobanuka, ishingiye ku bucuruzi bwuzuyemo uburiganya n’ubwambuzi.

Umutungo CRYSTAL VENTURES ijya gukondamo ibikingi i Brazaville n’ahandi iwukomora he ?

Nyuma yo kuba ariyo sosiyete yihariye amasoko y’imirimo ya Leta na servisi mu gihugu, n’ay’imiryango mpuzamahanga ikorera mu gihugu, n’ibindi bigo by’ibinyamahanga bikorana na Leta nka za Ambasade; CRYSTAL VENTURES mu mashami yayo atabarika y’amasosiyete ayihuriyemo ifite n’andi mayeri y’indonke… Izo ndonke zikubiye mu kurigisa imisoro, ikingiwe ikibaba n’ibikomerezwa bya FPR biganje mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro, ndetse no gusonera ibyo itumiza mu mahanga yabyambitse isura mpimbano y’ibyinjira bigamije kuzahura igihugu (nko mu buhinzi, ubwirinzi, imfashanyo, ibihangana n’ibiza…) bitagize aho bihuriye n’ubucuruzi, kandi igakwepa n’izindi nshingano yakagiriye abakozi bo hasi yigwijemo nk’ubwishingizi, amafaranga y’ubwiteganyirize, kuvuzwa… 

Iyi sosiyete ivugwaho n’ubundi buriganya bwo gupatanira imirimo ya Leta ku biciro byiza, maze nayo igahindukira iyo mirimo ikayikoresha ba Rwiyemezamirimo basanzwe, bo mu gihugu ku gaciro gato katazatuma babasha guhemba abaturage bazaha imirimo! Niyo ya marira ahora yumvikana mu gihugu, y’Abanyarwanda ba nyarucari bambuwe na ba Rwiyemezamirimo, barangije no kumurika imirimo yabo, ababakoreye imirimo y’amaboko bagasigara baririra mu myotsi!

 Ahandi umutungo uhoraho kandi winjira ubutitsa wa CRYSTAL VENTURES ukomoka, ni mu busahuzi bw’igihugu bwuzuye amayeri menshi! Isosiyete yakagombye kuba ifite abanyamigabane kandi bazi neza icyo babitsemo; buri Munyarwanda wese afitemo umutungo yashyizemo ku ngufu, kandi adafiteho uburenganzira. FPR ikaba yarabinyujije mu kuyita iy’Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, ishyaka yo yita “umuryango”, kugira ngo utaririmo agashaka no kwanga kuriha umusanzu abe nk’aho yisohoye mu muryango nyarwanda! Kuvuga ko utari mu “umuryango” wenda ushaka kudakatwa umusanzu w’”umuryango” ku mushahara wawe, ni ukwikururira akaga mu gihugu cy’u Rwanda rw’Inkotanyi! Ushobora gukuriramo kubura akazi, kuburabuzwa, guhomberezwa business, kandi icyo gihe ugahozwa ku ijisho nk’umwanzi w’igihugu.

Mu gihe imisanzu y’iri shyaka itangwa ku gahato, wabishaka utabishaka, ndetse nk’abafite imishahara bo bakaba barakunze kwinubira ko, bakatwa imishahara nk’imisanzu y’icyitwa “umuryango” kandi batari no muri politiki cyangwa se babarizwa mu yandi mashyaka ya Politiki bigatanga ubusa! Aha kandi umukozi wo mu gihugu yongeraho n’ikindi gihombo cy’uko, ubwiteganyirize bwamaze kuyoberezwa muri iyi sosiyete, ku buryo waba wariteganyirije, witeganyiriza cyangwa utarabyigeze, mu gihe kiri izina byose bizaba bingana! No mu Abacuruzi, abayobozi b’ibigo byigenga, nk’amatorero n’amashyirahamwe atagengwa na Leta ni uko! Ibi kandi bikaba binagendana n’umusanzu w’Agaciro Development Fund, ikigega nacyo kitagira indiba, kandi kigahora gitoreza imisanzu yo kumena muri Crystal Ventures.

 Waba umusanzu w’”Umuryango” waba n’uw’Ikigega Agaciro, nta munyarwanda n’umwe ufite uburenganzira bwo kwigenera ingano akwiye gutanga; yewe n’ibigo byabigerageje byahahuriye n’ingorane! Urugero rw’Ikigo cyahahuriye n’izo ngorane ni Itorero ry’Abadiventitse ry’i Gitwe na Kaminuza yacyo yarindagijwe ubu ikaba igeze ku buce; ibyo bikaba byaratanzwe mu buhamya bw’abatangazaga icyo Pasiteri Gerard URAYENEZA azira mu kuri kwamye, aho kuba ibyo ahimbirwa ngo akunde yegezweyo, noneho ibigo yashinze kandi yari ayoboye babihindure akarima k’”Umuryango”! Icyakora Abanyarwanda bari muri Diaspora bo batabarizwa muri FPR, bo batanga mu AgDF ku bushake bwabo, kandi bagatanga uko babyifuza!

Umutungo bwite wa CRYSTAL VENTURES ni ibanga rizwi na bake, si uw’Abanyamuryango ba FPR cyangwa se abatanga mu AgDF! N’abayigenera agaciro ka Miliyoni 500 z’amadolari y’Amerika ni ukugenekereza gusa!

Ni umuco umenyerewe mu Rwanda ko umutungo bwite w’”Umuryango” ndetse n’uwa ”AgDF”, ibigega bitagira indiba CRYSTAL VENTURES ivomamo ubutitsa, itazwi na gato! Uwo muco wa gikotanyi niwo wakurikiranye na CRYSTAL VENTURES, ntawe uzi umutungo nyakuri w’iyo sosiyete, amakonti yayo, ndetse hari n’imirimo n’ibikorwa by’iyi sosiyete biba ari ibanga, ari rya banga rizwi na bake, byazaba ngombwa ko utagikwiriye kugira icyo umenya, mbese utakibarizwa muri abo bake, ukamburwa ubuzima, ngo iryo banga ujye kubikanwa naryo ikuzimu. Ibi byarahwihwishijwe ku rupfu rwa Honorable Aloyisia INYUMBA, hanugwanugwa ko ari we waba yaraherukaga kumenya ingano bwite y’umutungo w’”Umuryango”, n’ubwo ngo yari amaze imyaka iri hagati y’5 n’10 atakirekuriwe ayo mabanga. N’urupfu rwe rukaba rwaraketswe inkomoko yo kuba hari byinshi yari azi ku  bushabitsi bw’”Umuryango”.

Ahandi bikaba bivugwa ko gutandukanya “Umuryango” na nyir’”Umuryango” Prezida KAGAME bishobora kugorana cyane! Uyu Nyir’”Umuryango” niwe ugena umenya ibi, n’udakwiriye kumenya ibi, akenshi kandi ngo ntiyatuma umenya byose! Muri make uba uzi iby’ishami iri n’iri, kandi mwazaba mutakijya imbizi, ukabihigirwa kubura hasi no hejuru. Uwashoboye kurokoka kubikanwa amabanga ashobora kuba azi ku mitungo y’”Umuryango” akenshi iba igoye gutandukanywa na “Nyir’Umuryango”, ni Ambasaderi Eugène Richard GASANA; bivugwa ko ayo mabanga abitse nk’uwakunze gukurikirana iby’umutungo (amakonti ya banki) w’urugo rwa “Nyir’umuryango” amuremereye cyane, kubera ko isaha ni isaha, abonywe urwaho yakamburwa ubuzima, ngo amabanga akunde abungwabungirwe i kuzimu, aho “Nyir’Umuryango” akubikana n’amabanga ye, akaba yizeye ko abitse ahizewe!

N’i Brazzaville bazi amateka ya CRYSTAL VENTURES, ndetse n’aho ikomora umutungo musahurano! 

Inkomoko y’umutungo w’igitangaza wa CRYSTAL VENTURES Limited ni ibisahurwa u Rwanda n’Abanyarwanda mu buriganya bufatiye ku miyoborere mibi y’igihugu; nk’uko twabisobanuye haruguru! Ibi rwose n’urubuga africawebnews.com rwabiteye imboni. Uru rubuga rukaba rwibaza ba nyiri sosiyete CRYSTAL VENTURES iva mu gihugu nk’u Rwanda, yaje gushora ako kayabo, kavugishije benshi! Uru rubuga ntirwabuze no gukomoza ku ishyaka FPR-Inkotanyi nka nyiri Isosiyete, ariko icyo rutazi ni uko iryo shyaka ryiyita “umuryango” rikokora Abanyarwanda rikabaka imisanzu ku ngufu yo kujya gushora ibitazabagarukira! Yewe n’abatanga ku ngufu mu AgDF nta burenganzira bafite ku ibyo banyagwa, na cyane ko na diaspora ikangurirwa iki kigega kitagira indiba yari izi ko kizakorera mu bwisanzure n’inyungu z’iterambere ry’ibanze.

Ba mutima muke wo mu rutiba nta bandi, ni abugururira FPR-Inkotanyi ngo babonye abafatanyabikorwa b’iterambere! Bazirikane ko ubwo imizinga izaba yavuyemo imyibano FPR-Inkotanyi imaze guhambirizwa, u Rwanda ruvuye ku ngoyi, iyo mitungo izajya mu maboko ya bene yo! Ba mutima muke wo mu rutiba, ni  “Inkotanyi”  zitajya zemera ko iryo zina ryamaze kwangirika nk’ayandi yose tuzi mu mateka y’igihugu cyacu… kubera ubujura n’amanyanga ryakoreshejwe, tutaretse no gushyira Abanyarwanda ku ngoyi! Maze bakaba badatinya kwibeshya ko “FPR-Inkotanyi” ngo ari ishyaka rizagangahurwa nyuma y’icyo bita “agatsiko”, ngo kaba konona system ya FPR-Inkotanyi itari mbi na mba!

Ba mutima muke wo mu rutiba nta bandi, ni abayobozi b’ibihugu bya Afrika bya kure y’imbibi z’u Rwanda bikururira Abayobozi b’u Rwanda rwa none tuzi, bamaze kunaniranwa n’ibihugu bituranyi! Aba bayobozi bakaba bazwiho guhirika ubutegetsi no kwivugana abakuru b’ibihugu, kwigarurira ibihugu no kugusha mu mitego abayobozi babyo no kubakeneka imivuno y’ahazaza badashobora guca iryera! 

Dr Bizimana yasabye ko muri Diaspora hongerwa imbaraga mu kurandura abakwirakwiza imbuto mbi

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Abadepite bahagarariye ishyaka FPR Inkotanyi mu Nteko Ishinga amategeko y’u Randa bagize umwiherero w’umunsi umwe, bahabwa umurongo wo kugenderaho ngo FPR ikomeze imigabo n’imigambi yayo. Uyu mwiherero ukozwe mu gihe abadepite basigaje umwaka umwe n’amezi make ngo basoze manda yabo, ariko ibiganiro bikaba biri muri gahunda yaguye yo gutegura amatora ya Perezida wa Repubulika yo mu mwaka wa 2024.

Abadepite ba FPR Inkotanyi bari babukereye i Rusororo ku cyicaro gikuru cy’iri shyaka, buri wese mu mwambaro ufitanye isano n’ibirango bya FPR. 

 

Uyu mwiherero w’abadepite bakomoka muri FPR Inkotanyi wari ukuriwe na Ngarambe François Xavier Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, mu guha inyigisho n’amabwiriza abadepite ba FPR kaba yabifashwagamo na Dr Jean Damascène Bizimana , uherutse kugirwa Minisitiri w’Ubumwe n’inshingano mboneragihugu, hamwe na Madame Eda Mukabagwiza, Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Francois Ngarambe yabibukije gahunda ya Ndi umunyarwanda, avuga ko isa n’igenda itakaza ingufu zayo kuko batakiyikorera ubukangurambaga bukwiye. Yagize ati “ Mwabishaka mutabishaka, mugomba kurangwa n’ubumwe bw’Abanyarwanda, Ndi umunyarwanda igomba kubabera impamba ya buri gihe… FPR igomba guhora ku isonga rya byose, igaha abandi umurongo kandi  bose bakawukurikiza”.

Umunyamabanga Mukuru wa François-Xavier Ngarambe yanenze Abadepite b’ishyaka rye kujenjekera abayobozi batuzuza inshingano cyane cyane abaminisitiri, yibutsa abo badepite ko bafite inshingano zabo zibaha ububasha bwo kugenzura Guverinoma no gukuraho icyizere abo bibaye ngombwa.

 

Aba badepite baganiriye kandi ku bibazo binyuranye birimo inyerezwa ry’umutungo wa Leta, n’uburyo imyanzuro ifatwa yajya ishyirwa mu bikorwa mu buryo bukosora ibitanoze. Ni nyuma y’ikiganiro cyatanzwe na Obadia BIRARO Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta wavuze ko abona nta kintu kinini gifatika gikorwa ku kurinda umutungo wa Leta uhora unyerezwa, kandi ngo adahwema kugeza ku nteko aho ibibazo by’inyerezwa ry’imari ya Leta biba byiganje.

Mu kiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’Ubumwe n’inshingano Mboneragihugu Jean Damascène Bizimana, yagarutse ku ngengabitekerezo ya Jenoside imbere mu gihugu no hanze yacyo. Yifashishije ingero zinyuranye yavuze ko imbere mu gihugu ingengabitekerezo igihari, ariko ko idafite ubukana n’ingufu nyinshi nk’iri hanze yacyo. Ibi akaba yavuze ko biterwa no kuba mu gihugu imbere hari amategeko, ingamba n’ibihano ku bagaragaza ingengabitekerezo ya jenoside, ariko hanze bakaba bakomeza kwidegembya ngo no kuyikwirakwiza mu rubyiruko, ibyo yise gukwirakwiza imbuto mbi, akanasaba ko hashyirwa imbaraga nyinshi mu kurandura abo bakwirakwiza iyo mbuto mbi.

Ahareye kuri izi mpungenge, Minisitiri bizimana yagize ati : “Hakenewe ko muri diaspora tuhashyira imbaraga kugira ngo abana b’Abanyarwanda bahakurira bamenyeshwe ukuri kw’igihugu, amateka yacyo n’imiyoborere yacyo kuko ayo mateka barayabeshywa”.

 

Minisitiri Jean Damascène Bizimana yasabye abadepite ba FPR gukoresha inzira za dipolomasi na lobbying kugira ngo ibihugu byose bifitanye umubano n’u Rwanda bishyireho amategeko ahana ingengabitekerezo ya Jenoside. Yagize ati: “Niba kandi guhakana  cyangwa gupfobya Jenoside yakorewe Abayahudi bifatwa nk’icyaha ku Isi yose, kuko iyakorewe Abatutsi yo idahabwa ko gaciro?”

Mu bindi  biganiro byatanzwe harimo icya politiki y’u Rwanda ku bubanyi n’amahanga, cyatanzwe na Clémentine Mukeka, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, watanze ishusho y’uko u Rwanda rubanye n’amahanga, agasobanura ko nta kibazo na kimwe bafitanye n’amahanga ya kure, uretse ngo agatotsi gato kakiri mu mubano w’u Rwanda n’ibihugu bituranyi bimwe. 

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yavuze ko ngo umushinga wa gariyamoshi hagati ya Tanzania n’u Rwanda wamaze  kunozwa, avuga ko na za ambasade z’amahanga zikomeje gufungurwa mu Rwanda ku bwinshi, atanga urugero rw’iya Mozambique iherutse gufungurwa, kandi ngo bikaba biri cyane mu nyungu z’u Rwanda.

Gen Kazura yagaragaye muri Uganda ku munsi w’ubwigenge

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Gen Jean Bosco Kazura, Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda ari mu gihugu cya Uganda aho yayoboye intumwa z’u Rwanda mu birori byo kwizihiza ubwigenge bwa Repubulika ya Uganda ku nshuro ya 59.

Ni ibirori byabereye ku kibuga cya Kololo, ikibuga cyitiriwe ubwigenge. Byaranzwe ahanini n’imyiyereko ya Gisirikare. Abafashe ijambo bose bagarutse ku budatsimburwa bwa Uganda, n’aho igeze yiteza imbere mu nzego zinyuranye.

Mu kwizihiza ibirori by’ubwigenge bwa Uganda ku nshuro ya 59 Perezida Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko anejejwe no kuba ibihugu by’ibihangange nabyo byifatanyije na Uganda muri uru rugendo. Yatangarije Abagande by’umwihariko n’Isi muri rusange ko yakiriye ubutumwa bwifuriza ibyiza Abagande, buvuye kuri Perezida Vladmir Putin w’u Burusiya, ubwa Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubutumwa bw’Umwami w’u Buholandi, ubutumwa bw’Umwami wa Arabia Saoudite, n’ubwaturutse hirya no hino henshi atigeze arondora. 

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Kazura yagagaye muri ibi birori yambaye imyambaro ya gisirikare y’ingabo z’u Rwanda, yicaranye n’abasirikare bakuru bo muri Uganda, n’abandi bayobozi banyuranye.

Mu Rwanda ntibigeze batangaza niba hari uwahagarariye igihugu muri ibi birori, mu gihe nyamara ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ishize hari habonetse abaterana amagambo bavuga ko Uganda yatumiye abayobozi bo mu bihugu byose byo mu karere, ariko u Rwanda rwonyine rukaba rutarabonye ubutumire.

Gen Kazura agaragaye muri Uganda mu gihe u Rwanda runahafite umukino w’ishiraniro wo guhatanira itike mu gikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru. Ni umukino Amavubi y’u Rwanda ahura n’Imisambi ya Uganda mu mukino wo kwishyura, kuko uwabereye i Kigali kuwa Kane, Uganda yahatsindiye Amavubi igitego kimwe ku busa. 

Nk’umukunzi w’umupira w’amaguru, biteganyijwe ko Gen Kazura akurikira uyu mukino. Bimaze kumenyerwa kandi ko imikino y’ingeri zose ihuza Uganda n’u Rwanda, ku ruhande rumwe ifatwa nka siporo ariko ku ruhande runini ikazamo igisa na politiki.

Ibinyoma bya Tito Rutaremara ku ivanguramoko mu Rwanda byanyomojwe n’abiganjemo Abatutsi

$
0
0

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye mu Rwanda, Tito Rutaremara, yanditse amagambo yuzuye ibinyoma, amacakubiri no kubiba urwango hagati y’abahutu n’abatutsi yifashishije urubuga rwa Twitter, ahabwa urw’amenyo ndetse anyomozwa n’abiganjemo Abatutsi barokotse jenoside.

Uyu mugabo utaramara ukwezi atangiye gukoresha urubuga rwa Twitter, tariki 7/10/2021 yifashishije uru rubuga yandika ubutumwa bugera kuri 14  bwuzuyemo amagambo abiba urwango n’amacakubiri hagati y’Abahutu n’Abatutsi.

Ni ubutumwa burebure ariko turibanda aho yagize ati “ Amateka: Byagenze bite ngo Abahutu bagere ku rwego rwo kwica abatutsi barenga Miriyoni mu 1994 ? Mu 1965 nibwo ishyaka rya PARMEHUTU ryashyizeho methodologie ya mobilizations yo kwigisha urubyiruko uhereye ku ishyiga kwanga no kubereka ko abatutsi ari Abagome

Uburyo bwakoreshejwe : Habayeho kwigisha mu magambo na Pratique hibandwa cyane ku rubyiruko. Mu rubyiruko abana ku ishyiga bakorerwaga ibintu bibi bakabwirwa ko ari abatutsi babikoze, reka dutange ingero 2

Urugero rwa mbere : Kenshi iyo abana babaga bari kurya kubera ko habaga ari mu kizima kandi abana bariraga ku nkoko umuntu yarazaga akayikurura abana bajya kurya bagakora hasi, bakiyamira bati ibyo kurya byacu byagiye hehe….uwo muntu mukuru akababwira ati ahhhaaaa !!!! Ubwo ni za ngegera z’abatutsi zabitwaye

Urugero rwa kabiri : Iyo abana baba baryamye ni njoro umuntu mukuru yarazaga akaborosora ikirago babaga biyoroshe, abana bakagakangurwa n’imbeho bagataka wa Wundi wabaga yabihishe akaza ababwira ko byari byatwawe n’ingegera z’abatutsi

Ibindi bibi ku batutsi babyigishirizwaga mu migani n’ibiganiro ku ishyiga Mu gihe abana bageze mu mashuri abanze ( primary ya 1,2,3) bigishwaga ko abatutsi ari babi …..habaga harashatswe ingero z’impimbano zigaragaza ubugome bw’abatutsi , bagatangira guhagurutsa abana babahutu ukwabo n’abatutsi ukwabo mwarimu akavuga ko abana b’abatutsi ababyeyi babo ari abagome .

Mu gihe abana babaga bageze muri primary 4,5 na 6 batangiraga kubigisha ubugome bw’abatutsi bakabaha ingero zituma bumva neza ko abatutsi ari babi, urugero kubabwira ko abatutsi bikorezaga inkono ishyushye abahutu ikabotsa ku mutwe …nabwo barahagurutswaga mu ishuri ndetse abana babahutu bagakwena Abana babatutsi Muri za secondary abana batangiraga kwigishwa amateka ajyanye n’uko abatutsi ari babi ku rwego rwo Hejuru

Urugero : ko Kanjogera yahagurukiraga ni nkota ku bana b’abahutu , ko umwami yashahuraga abahutu agashyira ibishahu ku ngoma, abahutu bahingiraga abatutsi kubera ko abatutsi ari abanebwe…. iri cengezamatwara ryatumye abana babahutu batangira kugirira nabi abatusti nko kubatuka , kubamenera amazi mu buriri , kubajomba ibikwasi ndetse kubica Urugero ni ibyabaye mu 1973 12/17 Muri za kaminuza higishwaga uko ubwami n’ubuhake byari bibi Kandi abatutsi bayoboje inkoni y’icyuma abahutu ndetse bikigwa mu mashuri bigakorwamo za debates naza memoire.

….zigatangwa mu mashuri zigaragaza ko abatutsi bayoboye u Rwanda imyaka irenga 500 bakoroneje abahutu . Ibi byatanze umusaruro wuko uwarangiza kaminuza yababaga afite ideologie ya Genocide

Utaragize amahirwe yo kugera mu mashuri ya za kaminuza yabaga yarabyigishirijwe muri za association, mu nama , mu muryango , mu Madini. Mu binyamakuru aho bigishwaga ko umututsi ari inyaryenge kandi ari umugome ko kuri we atabasha kubana n’umuhutu atamutegetse bakabwirwaga ko kugirango umuhutu ababeho neza ari ukwikiza umututsi

Ibi byose byashyizwemo imbaraga na leta ya PARMEHUTU na MRND Kuva 1990 kugeza mu 1994 hakomeje kwigishwa ububi bw’abatutsi bihabwa imbaraga hashyirwaho ideology, politic, inzego na methodologies byo gukomeza Genocide no gutegura Genocide rurangiza Mission mbi yahawe izi generation yari iyo kurimbura abatutsi.”

Yakomereje ku gice kivuga ko Generation z’u Rwanda guhera mu gihe cy’ubukoroni buri generation yose igira mission, agaragaza ko muri generation zose zabayeho mu Rwanda, iyagize akamaro ari irangajwe imbere na FPR.

Ati “Kuva 1995 -2021 ni ‘generation’ yagize amahirwe ibona abayobozi bazima bayiha umurongo muzima , mission yoyo kwari ukubaka igihugu no kurinda ubusugire bwacyoKuva 2020 -2050 ni ‘generation’ ifite ‘mission’ yo kubaka ubudahangarwa bw’u Rwanda. Iyi generation ifite abayobozi bayiha byose byangombwa muri politics na ideology n’umurongo ngenderwaho …mu rwego rwo kubaka u Rwanda rufite Ubukungu na development bingana cyangwa bisumbye abadukoronoje na mpatsibihugu ,ibyo nibabigeraho nibwo u Rwanda n’abanyarwanda bazagira agaciro gasesuye.”

Bamwe mu Batutsi bacitse ku icumu bamwamaganiye kure

Tariki 09 Ukwakira 2021, Nkubito Jean Claude, yanditse kuri Facebook amagambo afite umutwe ugira uti ‘Mzee Tito Rutaremara ntiyavuze ukuri’

Yarakomeje ati “N’ubwo nshyize izina ry’umuntu mu mutwe w’ibyo nanditse singamije kumuvugaho kuko jye ntabikunda. Ndagira icyo mvuga ku byo yatangaje ku ngingo nibura eshatu ku birebana n’ibyo yise inyigisho z’ivanguramoko mu ngo no mu mashuri.

“Abana bigishirizwaga kwanga abatutsi ku ishyiga, bakabakuraho ikirago baryamye bakabyitirira abatutsi, bakabambura inkooko bariraho mu mwijima ( mu kizima) bakabyitirira ingegera z’abatutsi.”

Aha ndatekereza ko Mzee Tito atari akwiye kubyandika kuko atari ibintu yahagazeho.

Narebye imyaka avuga byabereyemo nsanga atari ari mu Rwanda, nsanga yari akwiriye gushidikanya ku wamuhaye aya makuru mbere yo kuyatangaza kuko arimo ubumara bwica kandi kwica ni bibi.

Ikindi natekereje nti n’iyo aba mu Rwanda ntiyari kubimenya kuko avuga ko byakorwaga n’abantu bo mu bwoko atabarurwamo, kandi ntiyavuze niba yarigeze ahakwa muri ubwo bwoko ngo abimenye nk’umuntu uba muri urwo rugo, ntiyanavuze niba yarahabyawe muri batisimu ngo bibe yaraye kwa se wa batisimu, kubera iyo mpamvu nsanga Mzee Tito yarahemutse kwandika ibintu nk’ibi adashobora kubonera gihamya.

Yari akwiye nibura kwigengesera nk’umuntu warenganijwe kubera ubwoko mu bihe bye ibi byose avuga bitagombye kuba, akibaza icyo byatanga noneho yageretseho ibi yanditse.

Abana bigishirizwaga kwanga abatutsi mu mashuri abanza bagahagurutsa abatutsi abahutu bakabaseka. Ibi na byo nsanga uwabibwiye Mzee Tito yaramubeshye kubera impamvu ntanga. Ayo mashuri nayizemo hagati ya 1976 na 1984. Inyandiko zose zo mu butegetsi zabaga ziriho ubwoko ndetse n’amafishi y’ishuri yariho ubwoko.  

Buri mwaka bakoraga ibaruramibare(statistiques) ry’abanyeshuri hashingiwe ku bwoko n’igitsina bikoherezwa muri ministere. Mwarimu yabaga afite igipapuro kiriho umwaka w’ishuri n’utuzu turiho ibisobanuro yuzuzamo imibare: abakobwa, abahungu hanyuma hakabaho abahutu abatutsi abatwa. Mwarimu yahagurutsaga abana akurikije ubwoko, hutu, tutsi, twa.”

Mu gihe cyanjye hari amashuri yarimo abatwa bane babiri bavaga inda imwe. Umwe muri abo yanarangije abanza aza no gutsindira kujya mu mashuri yisumbuye.

Ntabwo byakorwaga n’umwarimu ugamije gukoza isoni abatutsi, oya. Kuko mu barimu banyigishije harimo abatutsi batatu barimo n’uwayoboye ikigo ndi mu wa karindwi n’uwa munani. Yari na data wa batisimu. Abo barimu na bo bahagurutsaga abana bakababarura nk’ibintu bisanzwe.

Ushobora kumbaza uko abanyeshuri babyakiraga. Birumvikana abatutsi byabateraga ipfunwe kuko babaga ari bake. Byari mu bihe bibi kuko « TURUBULE» zo muri 1973 zari zikiri mu mitwe y’abantu, bamwe mu banyeshuri bazirukanywemo bakicaye iwabo mu ngo basa n’abafite ikimwaro kandi nta cyaha bafite aha ndavuga abatutsi, birumvikana ko nko ku ishuri ryacu ako kababaro kari kagihari.

Hari abaseminari babiri bari bakicaye iwabo bagenzi babo b’abahutu barasubijwe mu ishuri.Umwe yanatwigishaga asimbura mu wa gatatu kandi barirukanywe mu nkundura yo kwirukana abatutsi mri 1973. Yewe na we yaraduhagurutsaga rwose. Ubu baramwishe muri 1994.

Aha rero kuvuga ko yari gahunda yo gukoza isoni abatutsi, ukirengagiza ko abanyeshuri b’abatwa bane bahagurukaga bonyine, ndavuga ku kigo cy’i Nyakibingo aho nize, byaba ari ukuvuga ibitari byo. Aha uwahaye Mzee Tito amakuru yamubeshye nkana na we akora ikosa ryo kubyemera atabanje gusobanuza.

“Muri secondaire abana b’abahutu bigishwaga kwanga abatutsi.”

Ibi si byo. Jye nize mu iseminari ku Nyundo kuva ku itariki ya 08/09/1984 kugeza ku irariki ya 26/06/1990. Nahasanze nyakwigendera padiri Nyiribakwe ari we Recteur umwaka urangiye asimburwa na padiri Edouard Nturiye. Abo bombi umwe yiciwe i Kabgayi muri génocide undi afungiye génocide i Gisenyi. Sinahize jyenyine hari benshi bari busome ibi nanditse.

Mu myaka yose nahamaze nta kibazo hutu tutsi nigeze mpabona. Ni byo benshi mu barimu bari abatutsi baranabishe muri 1994. Benshi ndetse bari barabaye impunzi muri Congo/ Zaire mbere yo kugaruka bakigisha mu iseminari.

Muri iyo myaka yose nta kibazo hutu tutsi nahasanze nta n’icyari cyarahabaye mu myaka nka 10 yari ishize. Ikibazo cy’amoko cyari cyarabaye muri 1973 Habyarimana akuraho Kayibanda maze Kanyarengwe akayobora iseminari bakirukana abanyeshuri b’abatutsi.

Ikibazo cy’amoko cyongeye kugarurwa n’intambara ya 1990. Twahavuye muri Kamena 1990, Ukwakira 1990 haba intambara, radio Rwanda na Kangura yandikirwaga i Gisenyi ni byo byashyuhije imitwe. Abanyeshuri bavuye muri vacances za Noheli uw’umuhutu yiyumvise nk’umuhutu, umututsi yiyumvise nk’umututsi.

Umwana w’umututsi hari ubwo se yabaga afunze mu byitso, umwana w’umuhutu na we akumva ko ufunze ari umwanzi w’igihugu ushaka kugishyira mu icuraburindi akikeka mugenzi we. Pentekosti ya 1992 najyiye ku Nyundo nsanga umwuka ari mubi, ba barimu bose barara mu kigo badatinyuka gutaha mu ngo zabo kubera gutinya kwicwa.

Nyakwigendera Mugengano we yari yarahisemo kwimukira mu mujyi wa Gisenyi  kuko ho byari byoroshye kuhabana n’abandi baturage banyuranye barimo n’aba zairois kurusha kuba mu Bagoyi utabavukamo. Kuri jye, umwuka mubi uturutse ku ntambara ni wo wari wakongeje ikibazo cy’amoko.

Abanyeshuri b’abaseminari nabonyemo nka batatu bari basimbuje ibirangashuri byo ku ishati ( insigne) umudari wa Habyarimana. Nyamara nabonye padiri Nturiye ahamagara babiri muri bo yari arabutswe abambura iyo midari. Nkumva rero kuvuga ko hari hariho gahunda yo gukongeza inzangano z’amoko mu gihe cy’amahoro atari byo.

Reka ngire icyo nibutsa abo dusangiye amateka : Mwaba mwibuka ko iyo umwana bamwirukaniraga umusatsi kuko atogoshe umubyeyi wa mbere bahuye yamwogoshaga atitaye ku bwoko bwe agahita asubira ku ishuri akaza gutaha iwabo yogoshe kandi ntibibatungure kuko bumvaga umwana wese ari uw’ababyeyi bose? mwaba mwibuka ko iyo umubyeyi yakubonaga mu ikosa yafataga umunyafu akagutsibagura kandi ababyeyi bawe bakabimushimira? None se na byo byakorwaga hashigiwe ku bwoko?

Hari ibindi mwese muzi neza.

Iyo umwana w’umututsi cyangwa umuhutu yagiraga amahirwe akemererwa kujya mu mashuri yisumbuye, mwibuka ko abarimu bateranyaga udufaranga bakamufasha bumva ari ishema ry’ikigo? None se ubwo abarimu b’abahutu ko ari na bo bari benshi, bateraga umututsi iyo nkunga ngo azamuke bagira ngo mu myaka runaka bazamuteme? Kuki abantu baza kuduhatira kwemera ko twabanaga nabi mbere ya génocide cyane cyane mbere y’intambara ya 1990 kandi atari byo?

Nirinze kugaruka ku byo Mzee Tito yavuze kuri Kanjogera n’inkota ye ngo yitwaga Ruhuga, kuko nzi ko iki atari ikibazo cy’abahutu n’abatutsi kuko atari na bo bamburanye ubutegetsi Ku Rucuncu. Ibibazo bya coup d’Etat y’i Rucuncu ntaho mbona bihurira n’amoko hutu tutsi. Kubizana mu mibereho y’abahutu n’abatutsi ba mbere ya 1990 ni ukuzura izindi nzika zisanga izisanzwe na zo zigoye gukemura.

Kugeza ubu umwami Rutarindwa mwene Rwabugiri nta na hamwe numvise ko ari umuhutu, n’abicanywe na we nta muhutu numvisemo ngo bibe intandaro y’uko abahutu babikira Kanjogera inzika. Birakwiye ko abantu bumva ko kubaho ari ukubana ntibahore bashakisha icyahanganisha abantu byanze bikunze.

Guhora hashakishwa icyakwibutsa abantu ko bafitanye inzika nta n’umwe bifitiye akamaro. Nasozereza ku magambo umufaransa Lionel Jospin yavuze yiyamamaza agira ati ” l’insécurité, c’est quelque chose qu’il faut combattre, ce n’est pas quelque chose qu’on peut exploiter”.

Nanjye nti” Les dérives et les mensonges qui ont entaché notre passé, c’est quelque chose qu’il faut combattre par la vérité et l’honnêteté, ce n’est pas quelque chose qu’on peut malhonnêtement exploiter”.

Nifuzaga ko n’utagira ubutwari bwo kunenga bene ibi yajya agira ubwo kwinumira aho kubishyigikira kuko biratujyana habi. Kubaho ni ukubana.

Imana irinde u Rwanda n’abanyarwanda.”

Monsieur, ibi bintu mwabikuye hehe?

Uwitwa Mukundente Ariane nawe yakubitiye ikinyoma ku mugaragaro, agaragaza ko umusaza Rutaremara ibyo yavuze nta kuri kurimo, amubaza aho yakuye ibyo yanditse.

Yatangiye ati “Monsieur, mu buzima hari ibintu abantu dushyiramo amakabyankuru, ariko mu bintu bijyanye n’urwango rw’amoko ni ahantu udashobora na rimwe kuvuga ibintu utumvise, utahagazeho kuko akajambo kamwe konyine kicisha imbaga.

Nasomye izi Tweets 2-5, noneho nibaza izi scène mu ngo z’i Rwanda (je visualise la scène) : abana barira mu kizima?!?! bivuga ko barira ahantu hatabona na gato.  Aha hantu mu Rwanda abana bariraga mu kizima ni hehe? Ese nta nkwi zabaga mu Rwanda ngo bacane? niba ntazo se babaga batekesheje iki? hanyuma muri icyo kizima, umubyeyi agatwara ibiryo by’abana ngo akunde abigishe ko ari ‘’ingegera z’abatutsi babitwaye’’ ?!?!?

Monsieur, ibi bintu mwabikuye hehe? Ko niba hari mu kizima, habaga ari ninjoro, none ninde wabyukaga avuga ibi bintu ku buryo bimenyekana bikambuka n’imipaka? ubwo turajya no ku by’ikirago. Umubyeyi yararaga abuza abana gusinzira aborosora ngo abahe isomo ryo kwanga abatutsi, noneho mu gitondo akabyuka abivuga? Ibi bintu mwabibonye hehe? Mwabyumvise hehe?

Mr. Rutaremara, mumbabarire, mugerageze gufunga amaso, maze mwibaze kuri izi ngero mwaduhaye, muri intiti ndabizi. Munsubize biriya bibazo nababajije, mubwire niba namwe mubona hari umuntu wakwemera ibi bintu. None ibi bintu mwabihimbiye iki rero? Murashaka kugera kuki, ngo bigende gute?

Mr. Rutaremara, aha ho ntakubeshye nakanuye amaso, kuko muriho muravuga uko byagendaga muri système éducatif nizemo. Nibyo baraduhagurutsaga mu mashuri abanza gusa bakabaza abatutsi abo aribo n’abahutu abo aribo. Umwarimu akabara, ubundi akohereza iyi mibare muri Ministère bakurikiza politique y’iringaniza. Iyi politique yabujije abatutsi benshi babaga bazi ubwenge amashuri ku buryo hari n’abahinduzaga ubwoko ngo bazabashe kwiga. Monsieur, iyo muvuga ibi kuko ariko kuri, kuko ubwabyo ni bibi ntabwo bikenewe kwongerwaho ibibeshyo.

Aha mvuze ko mwabeshye kuko ibyo nabihagazeho. Muti gute? muravuga ngo guhera ku myaka 1, 2, 3 y’amashuri abanza, bahagurutsa abatutsi, maze bakababwira ko ‘ABABYEYI BABO ARI ABAGOME’. Monsieur, mubeshye ku manywa izuba riva. Mubikoreye iki, Monsieur? Nta na rimwe ibi bintu byabaye.

Mubigize nka programme ya cycle inférieur ya école primaire. Ariko murabona ibi bintu? Niba ibyo muvuga aribyo, mwaduha ishuri cyangwa amashuri ibi bintu byabagaho, aho abana b’imyaka 6,7,8 b’abahutu bigishwaga ko ababyeyi ba bagenzi babo b’abatutsi ari abagome? mutubabarire muduhe aho mwakuye ibi bintu, kuko c’est grave.

Nageze kuri programme yo muri secondaire nibaza niba muzi uko yari iteye muri secondaire. Amashuri ya secondaire yari par section spécialisée : Biochimie, Sociale, Economique, Math-Physique…ibi byatumaga amasomo yigwa ajyanye na buri section.

None, ndababaza, Monsieur, ni murihe somo rya SECONDAIRE abahutu bigishwaga ko ‘’Kanjogera yahagurukiraga ni nkota ku bana b’abahutu , ko umwami yashahuraga abahutu agashyira ibishahu ku ngoma, abahutu bahingiraga abatutsi kubera ko abatutsi ari abanebwe…’’? Ni gute ibi bintu byavugwaga mu nkuru zo hanze n’abahezanguni, mubishyira muri programme éducatif ya secondaire y’u Rwanda?

Na none, Monsieur, mutange référence y’ibyo muvuga, ni ku rihe shuri cyangwa amashuri ya secondaire ibi bintu byigishwagamo, muduhe amazina.

Murangiza muvuga ko muzi za Universités habaga debates z’ukuntu abatutsi bari babi. Muyihe faculté, Monsieur? mushobora kumpa référence ya za mémoires zanditswe ku bugome bw’abatutsi? Des titres, des auteurs et des directeurs qui les ont dirigés. Vous ne pouvez pas le dire, sans avoir les références, n’est-ce pas? hanyuma ngo utarageze muri Kaminuza yabyigaga mu madini, associations…..Ibi ni ibiki koko?

Mr. Rutaremara, mwaduha amazina y’amadini naza associations byigishwagamo kwanga abatutsi? muduhe amazina kuko ntabwo mushobora kuvuga ibintu nk’ibi ayo madini twarayabagamo, assocations zo sinzi izo muvuga.

Monsieur Rutaremara, nous sommes en 2021, ça fait 27 ans que le génocide a eu lieu. Nous ne sommes pas en guerre. Dîtes–moi, pourquoi vous emmenez ces faux messages, maintenant, qui attisent la haine ethnique? En 1992-1993, Ngeze Hassan publiait les articles mensongers qui parlaient de la haine des Tutsis envers les Hutus.

Les gens n’ont pas pris ses délires au sérieux et ne l’ont pas dénoncé vigoureusement et cela nous a emmené au génocide. Presque 30 ans plus tard, en 2021, vous publiez 17 Tweets la plupart mensongers qui parlent de la haine des Hutus contre les Tutsis.

Ngeze mentait pour galvaniser les Hutus afin d’attise la haine envers les Tutsis. Et vous, Monsieur, par vos Tweets mensongers que cherchez-vous?

Vous savez? Il y a une compatriote qui a écrit un livre avec le titre ‘’Left to tell’’.

To tell what ? The TRUTH, sir! La vérité! C’est ce qui a manqué à notre pays et qui nous a conduit au génocide : la désinformation qui alimente la haine.

En tant que société meurtrie, nous ne pouvons plus la permettre. Nous n’avons plus ce luxe. Nous avons tout perdu à cause de la haine ethnique. Est-ce que vous comprenez, Monsieur? Nous avons tout perdu! Toute parole en rapport avec les ethnies qui sort de la bouche d’un homme de votre calibre avec votre influence a intérêt à être vraie.

Si non, nous avons la responsabilité en tant que citoyen de la dénoncer et de vous poser des questions. Monsieur, vous avez le devoir moral d’informer la jeunesse avec des histoires vraies, pas avec des histoires fausses et qui éveillent les vieilles rancunes des adultes pour une jeunesse qui n’ont pas connu ces histoires.

Il y a eu un génocide, le plus rapide et atroce du siècle chez nous.

 Il s’est déroulé devant le monde entier. Les actes et mots déshumanisants d’avant et de pendant le génocide sont assez connus et documentés.

Pourquoi en inventer d’autres, alors que même ce qu’on connait est assez abominable et innommable? C’est pour cela que je reviens à ma question de départ . Pourquoi, avez-vous fait ça, Monsieur?”

Uko mbibona

 Ishyaka rya FPR Inkotanyi riri ku butegetsi mu Rwanda, imwe mu ntwaro rikoresha ni ukugoreka nkana amateka, guhoza abahutu mu gihirahiro babumvisha ko ba se na ba sekuru ari abagome bishe kandi bagatoteza abatutsi imyaka myinshi, guhatira abakiri bato gusaba imbabazi z’ibyaha bivugwa ko ababyeyi babo bakoze ntawakwibagirwa indi turufu yo guhora bumvikanisha ko bahagaritse jenoside ntibatinya no kuvuga ko u Rwanda rwabonye ubuyobozi aho inkotanyi zifatiye ubutegetsi.

Ibi icyo biba bigamije si ikindi ni ugutuma urubyiruko rw’abahutu rukura ruhungetwa mu ntekerezo kandi rugakurana umuco wo gucinya inkoro ku batutsi ngo rubibagize ibyo abasekuruza babo bakoze. Ibintu abareba kure bagereranya no kwica umuntu ahagaze cyangwa se kwica intekerezo za muntu.

Ibi bikaba bikorwa n’itsinda ry’abitwa inararibonye barimo Tito Rutaremara, Polisi Denis, Jean Damascène Bizimana, Ingabire Marie Immaculée, n’abandi batandukanye bo mu ishyaka ririri ku butegetsi.

U Rwanda mu kugura drones z’intambara zo kwifashisha muri Mozambique

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu gihe u Rwanda rukomeje ibikorwa bya gisirikare mu ntara ya Cabo Delgado yo muri Mozambique, ariko rukaba rwarakomwe mu nkokora n’inyeshyamba ruhanganye nazo, ubu noneho rurateganya kubarwanya rukoresheje indege z’intambara zitwara, zo mu bwoko bwa drones.

Ibi bije bikurikira ko muri iyi ntambara, hari aho ingabo z’u Rwanda zageze ntizibashe gukomeza urugamba, kuko zitahiriwe n’amashyamba inyeshyamba zivugwa ko zihishemo, zikaba ziyamenyereye cyane ku buryo uwinjiyemo, atamenya aho zimurasiye ziturutse, kandi no kuyinjiramo bikaba bigoranye cyane kubera ko inzira nyinshi zatezwemo ibisasu biturikira mu butaka bigahitana abantu cyangwa bigashwanyaguza ibimodoka by’ibifaru bya gisirikare.

Gukoresha drones muri aya mashyamba, byafasha ingabo z’u Rwanda kugabanya abagwa ku rugamba, kandi zikabasha guhangana n’inyeshamba batagombye guhura nazo imbona nkubone.

Ni muri uru rwego u Rwanda ruhanze amaso igihugu cya Turukia gifite ubushobozi bwo gukora drones z’intambara zo mu bwoko bwa STM KARGU Kamikaze drone, ASELSAN, OTOKAR, HAVELSAN, BAYRAKTAR TB2 n’izindi.

Ubu bwoko bwa drones Turkia iherutse kubumurika ibwamamaza, kandi mu bakiliya yari hanze amaso hakaba harimo n’u Rwanda nk’uko biherutse gutangazwa na Africa Intelligence yo kuwa 27 Nzeli 2021. Ibi nabyo byabaye nyuma y’ibyumweru bitatu Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta n’intumwa yari ayoboye bakubutse mu ruzinduko rw’akazi muri Turukia, uruzinduko bagize ku itariki ya 05/09/2021, bakaganira ku mubano n’ubufatanye mu bya dipolomais, igisirikare, ubucuruzi n’ibindi.

Mu makuru mashya, Africa Intelligence igaragaza ko u Rwanda ruteganya kugura indege zitari munsi y’icumi z’intambara zitagira aba pilote zo mu bwoko bwa drones () zizifashishwa ahanini mu ntambara rurimo muri Mozambique.

N’ubwo drones zo muri Turukia zizeweho ubushobozi buhambaye, nizo zihendutse ugereranyije na ngenzi zazo zikorerwa mu Bwongereza, u Bufaransa, Amerika n’ibindi bihugu by’ibihangange. Izi ndege zavuzwe hejuru zo muri Turukia zirimo izigurwa kuva kuri Miliyoni ebyiri z’amadolari kugera kuri icumi, ni ukuvuga hagati ya Miliyari ebyiri na miliyari icumi z’amafaranga y’Amanyarwanda kuri imwe. Bisobanuye ko ziriya icumi u Rwanda rukeneye zishobora no kugurwa agera kuri miliyari ijana y’amafaranga. Ese ko Perezida Kagame yavuze ko nta nyungu y’amafaranga u Rwanda rutegereje muri Mozambique, aka kayabo k’amafaranga menshi cyane rukomeza gushora ava he, atangwa na nde? Iki kibazo kiracyabura igisubizo.


Nta bitambo, nta mpinduka ishoboka – Me Ntaganda Bernard

Abafatanywe na Kizito Mihigo basabiwe ibihano bihanitse 

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Nyuma y’amezi 20 abafatanywe na Kizito batawe muri yombi, bagatinda kuburanishwa, ubu noneho urubanza rwabo rwapfundikiwe. Abaregwa barasaba gufungurwa, ubushinjacyaha bwo bukabasabira guhanwa byihanukiriye.

Batatu baregwa gushaka gushaka gutorokesha Kizito ni Ngayabahiga Joel, Harerimana Innocent n’uwari umukozi wo mu rugo wa Kizito Mihigo Nkundimana Jean Bosco. Bose batawe muri yombi muri Gashyantare 2020.

Inyito y’ibyaha byabo yagiye ihindagurika, ariko mu iburanisha mu mizi ubushinjacyaha bwasigaye bubarega icyaha cyo gutanga ruswa, n’icyaha cyo kuba icyitso cyo kwambuka cyangwa kwambutsa abaca ahantu hatemewe n’amategeko.

Kuri ibi byaha byombi ubushinjacyaha burabasabira guhabwa igihano gisumbye ibindi kuri buri cyaha, kuko nta mpamvu nyoroshyacyaha bubona zashingirwaho bagabanyirizwa ibihano. Ni muri urwo rwego babiri bakurikiranyweho ibi byaha bibiri byombi kandi bakaba bari barashyizwe mu idosiye ya Kizito Mihigo, basabirwa gufungwa imyaka irindwi n’igice bagacibwa n’ihazabu ya miliyoni ebyiri n’igice.

Naho ukekwaho icyaha kimwe gusa cyo kuba icyitso cyo kwambuka cyangwa kwambutsa abantu baca ahantu hatemewe n’amategeko, ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa amezi atandatu kandi agacibwa ihazabu y’amafaranga miliyoni imwe y’amanyarwanda.

Ibi bihano bishingiye ku itegeko N°54/2018 Ryo Kuwa 13/08/2018 Ryerekeye Kurwanya Ruswa, ingimgo ya 4 y’iri tegeko ikaba igira iti: Umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Hashingiwe kandi no ku itegeko No 57/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga abinjira n’abasohoka, aho mu ngingo ya 44 igika cya 4 n’icya gatanu, iri tegeko rivuga ko umuntu wese wambutsa cyangwa ugerageza kwambuka umupaka cyangwa ahandi hantu hemewe atabiherewe uburenganzira na Ofisiye wa Imigarasiyo; umuntu wambutsa cyangwa ugerageza kwambuka aca ahantu hatemewe n’amategeko;. aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi mirongo itatu (30) ariko kitarenza amezi atandatu (6), cyangwa ihazabu itari munsi y’ibihumbi magana atanu (FRW 500.000) ariko atarenga miliyoni imwe (FRW 1.000.000) y’amafaranga y’u Rwanda cyangwa ibyo bihano byombi.

Abunganizi bombi b’abaregwa Kubwimana ari bo Pierre Celestin Kubwimana na Bruce Bikotwa batangajwe no kuba ubushinjacyaha busaba ibihano bihanitse, ni ukuvuga ibihano byo hejuru kurusha ibindi biteganywa n’amategeko kuri ibi byaha byombi, basaba Urukiko kubagabanyiriza ibihano bagendeye ku biteganywa n’amategeko.

Abavandimwe babiri Ngayabahiga Joel na Nkundimana Jean Bosco bahakanye bivuye inyuma icyaha cyo gutanga ruswa, bavuga ko ari ikinyoma cy’igicurano batwererewe n’ubushinjacyaha. Nkundimana Jean Bosco wari umukozi wa Kizito Mihigo ahakana ibyo ashinjwa byose. Mu gihe ubushinjacyaha bwo buvuga ko mu gikapu cye yasanganywe amadolari 300 n’amanyarwanda 420.000 (yose hamwe asaga amafaranga 700.000 y’amanyarwanda), ubushinjacyaha bukemeza ko yari ayo Jean Bosco Nkundimana yari atwaje Kizito ngo aze kuyifashisha atanga ruswa, Jean Bosco Nkundimana we avuga ko ayo mafaranga yose yari aye bwite.

Biteganyijwe ko umwanzuro w’urukiko kuri uru rubanza uzasomwa nyuma y’iminsi icumi, ku itariki ya 22 Ukwakira 2021.

Tega amatwi inkuru irambuye mu majwi:

“SINDI UMUZINGUZAYI” CYUMA MU RUKIKO | UBUSHINJACYAHA “WIYITIRIRA ICYO UTARI CYO” HARI UWIGIZA NKANA

AMAVUBI Y’U RWANDA N’IMISAMBI YA UGANDA YONGEYE GUKANGURA AMARANGAMUTIMA YA POLITIKI!

$
0
0

Yanditswe na Albert Mushabizi

Abafana b’imikino inyuranye cyane cyane, nka Football nk’umukino urangaje imbere iyindi yose, kandi ukagira irushanwa rikomeye rihuza umubumbe rifite amateka yo gukurikirwa na benshi; barangwa n’amarangamutima adasigana n’ishyaka ryo guhangana. Aya marangamutima bijya binaba ngombwa ko abyutsa ihangana, rishingiye ku makimbirane y’abanyapolitiki. Abakinnyi b’uyu mukino wundi wa “Politiki” nabo bakunze kutibagirwa “sport” nk’urwaho rwo kwitambukiriza ubutumwa bwa politiki, no kwigarurira abiyumva mu murongo runaka wa politiki. Haba ubwo abayobozi ba politiki banifashisha “sport”, mu kumvisha/gukwena/kwibasira abiyumva mu murongo wa politiki bahanganye. Sport hagati y’u Rwanda na Uganda, nayo ntiyabuze gukinishwa politiki hagati y’u Rwanda na Uganda.

“Tuzabatsinda mu gihe cy’intambara, tunabatsinde mu gihe cy’amahoro…” Prezida KAGAME

Aya magambo umuntu tutareka no kuvuga ko yari yuzuyemo imvugo y’ubushotoranyi, cyangwa se imvugo ya gashozantambara yavuzwe na Prezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME, mu ijoro ryo kuwa 7 Kamena 2003 ahagana mu ma saa ine za nijoro, ubwo ikipe y’AMAVUBI STARS yari ikubutse muri Uganda, itsinzeyo umukino wayihaga amahirwe yo kujya muri CAN 2004. Uwo mukino waranzwemo imirwano, yaturutse ku mpaka z’amarozi (ibyo muri Uganda bita “JUJU”) yakekewe ku munyezamu w’u Rwanda Muhamudu MOSSI.

Izi mvururu zavuyemo ugukomereka kwa Rutahizamu (bamuteye urukweto mu mu mutwe mu bushyamirane) Jimmy GATETE, wabicaga bigacika icyo gihe, ajyanwa hanze ahambirwa umutwe wose aragaruka arakina. Ubwo abarebaga uwo mukino imbona nkubone no ku mateleviziyo bafana Amavubi, igitima cyaradihaga, bati ntaho dusigaye “Mana y’ibitego”; bamuhamije arapfa guhanyanyaza byo kwanga guta abandi mu rugamba. Uwo muhangayiko ni nawo wari ibyishimo n’icyizere kitavugwa ku bafana na Uganda Cranes, bari bazi Jimmy GATETE nka rutahizamu utungurana.

Nyuma Jimmy GATETE yaje gutsinda igitego kimwe u Rwanda rwatahukanyemo intsinzi, maze Prezida KAGAME ahita ategeka ko Amavubi atarara Uganda, ayoherereza Indege idasanzwe yo kuyazana; Abanyarwanda barangajwe imbere nawe barara bayakiriye kuri Stade Amahoro. Ayo magambo ya Prezida KAGAME ni mu gihe Uganda yari mu makimbirane ya Politiki n’u Rwanda; maze imirwano yabaye mu mukino bikaba iby’ubusa u Rwanda rugatsinda; KAGAME we abyita “…kubatsinda mu gihe cy’amahoro…” nk’uko iyo bibaye no mu bihe by’intambara babatsinda –aha yibutsaga intambara y’ibihugu byombi i Kisangani muw’1999-.

Aya magambo ya KAGAME bamwe bayafashe nk’ubushotoranyi, ariko abasanzwe bamuzi nka BAVUGIRIJE atitaye ku cyo riribwangize babitwara uko! Nyamara igitangaje ni uko amahane ya Uganda ku Rwanda muri uwo mukino atari ashingiye ku busa; nk’uko tubisoma ku rubuga rwa ibisigo.com, Capitaine w’u Rwanda Désiré MBONABUCYA yahamije ko ikipe y’igihugu itagiraga umuco w’amarozi, icyakora wari umuco wihariwe na Nyezamu Muhamudu MOSSI ku giti cye! Bivuze ko imvururu zabaye muri uyu mukino, byavuye ku makosa y’uwo nyezamu, abanyayuganda batari bikanze ubusa. Gusa ibinyamakuru bya Uganda n’abafana muri rusange; bashinje iyo ntsinzi y’u Rwanda gushingira ku marozi, ngo kuko ari nako babibonaga mu mukino.

“…nshimiye cyane ikipe yacu y’igihugu kuri iyi ntsinzi… bakoresheje amayeri meza kandi igitego cyabo cyavuye kuri koruneli… aya mayeri ndayazi kubera ko nahoze ndi umukinnyi w’umupira w’amaguru kugera muw’1966, ubwo nashingukaga mu ibya siporo nkigira mu nkundura ya politiki yacu…” Prezida MUSEVENI

Iyi ni « tweet » ya Prezida MUSEVENI ubwo UGANDA CRANES batsindiraga Amavubi mu rugo kuwa 10 Ukwakira ! Nyamara bidasanzwe mbere y’umukino, Prezida MUSEVENI n’ubundi yari yagiriye inama yo gushakira intsinzi muri za Koruneli, muri «Tweet » yabanje yifuriza ikipe y’igihugu cye intsinzi.

Aha ndakeka ko buri wese uzi neza iby’umupira w’amaguru, yiyumvisha uko izi « tweets » zombi ari akanyarirajisho ku bafana b’Amavubi –barimo na Prezida KAGAME ukunda football- ;ariko byageza ko UGANDA CRANES yaba yaratsinze kukumvira umukuru w’igihugu utsinda mu kibuga, bitamubuza no gutsinda mu ntambara ubwo biramutse bibaye ngombwa –nk’uko abishimiye intsinzi ya UGANDA CRANES biganjemo n’impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Uganda bakomeje kubitebyamo-.

Twibutse ko ku abatumva ibintu mu murongo wa Kigal, baba hanze y’igihugu badakunze ubundi kureka gushyigikira ikipe yabo y’Amavubi, iyo ihanganye n’ibihugu by’amahanga ! Mu mikino y’iyi minsi y’Amavubi n’Imisambi yo byabaye ikinyuranyo. Ibi bikaba bigendeye ku mwuka w’imibanire iriho magingo aya. Hejuru y’umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi, Abaturage benshi b’impunzi bahungiye by’ukuri (dore ko hari n’abiyoberanya nk’impunzi muri Uganda bari ku kazi ko gutatira u Rwanda) Leta ya Kigali muri Uganda bifanira UGANDA CRANES iyo yakinnye n’AMAVUBI, bakazasubira kuba inyuma y’Amavubi arimo gukina n’indi kipe itari iya UGANDA.

Kuri ubu urwenya rusakaye Uganda, ni uko ngo ibitwaro birunze ku mipaka y’ibihugu byombi, Uganda itagakwiriye gutinzamo gutangiza urugamba ;kubera ko Uganda ari ikipe itsinda hose, na cyane ko umutoza muri Football no ku rugamba rw’amasasu ari umwe, Prezida wa Repubulika –aba ni abafana intambara si abayirwana- ! Uyu mukino ukaba waranarebwe imbona nkubone na General Jean Bosco KAZURA, wari witabiriye umunsi mukuru w’Ubwigenge umunsi wari wabanje w’uwa 9 Ukwakira ! Uyu mugabo nawe ukunda Football byasaze ;uku gutsindwa ku nama za Museveni zo kubyaza umusaruro za Koruneli gushobora kuba kwari akanyarirajisho kuri we, uruzinduko rukaba rutaramubereye ruhire muri Uganda nk’umukunzi wa Football wigeze no kuba umuyobozi w’ikipe ya APR FC, akaba n’umukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) !

No mu minsi ishize amarangamutima, adasiganye cyane n’amakimbirane ashingiye kuri politiki hagati y’u Rwanda na Uganda yagaragaye mu irushanwa rya Basketball i Kigali!

Ubwo ikipe y’igihugu ya Basketball « Silverbacks » ya Uganda yari mu irushanwa ryaberaga mu Rwanda muri Kanama-Nzeri uyu mwaka, yagize ibibazo by’umutungo byakagombye kuba ibanga ;nyamara ibinyamakuru by’imizindaro ya Kigali birimo Igihe.com na The New Times biba ibya mbere kwasasa ayo makuru. Uku kwasasa aya makuru byari nko gushyira igisebo ku gihugu cya Uganda ;nyamara kandi ideni ryo kwishyura hotel uburaro n’amafunguro ku ikipe y’igihugu yitabiriye amarushanwa, mu kindi bifitanye umubano wa za diplomasiya ;haba hariho uburyo bwinshi iryo deni ryakwishyurwa, hanitabajwe za ambasade, cyangwa imikoranire y’amashyirahamwe y’iyo mikino mu bihugu byombi ! Mu nkuru y’igihe.com, bararengereye bivanga mu bibazo bitari ngombwa.

 Iri sebanya rikaba ryarasubijwe n’Ikinyamakuru cya Leta ya Uganda The New Vision; cyahamije ko uyu mwenda wishyuwe n’Umujyanama wa Prezida wa Repubulika mu iby’umutekano akaba n’Umugabo w’Ingabo zirwanira ku butaka, utaretse ndetse no kuba umuhungu umwe bwite wa Prezida MUSEVENI. Kwishyurwa ku mufuka bwite k’uyu mugabo, bigacishwa mu kinyamakuru cya Leta ;byari bifite igisubizo cyihariye ku mabanga yamenewe ikipe Silverbacks i Kigali, ikandagazwa mu binyamakuru byegamiye kuri Leta ku mpamvu z’akamama.

Amakimbirane ashingiye kuri politiki, kuririra kuri sport birasanzwe, hagati y’ibihugu biri mu makimbirane!

« Umukuru w’amashitani 1- Iran 2 » Ni inkuru dusoma mu kinyamakuru The Guardian, aha hari mu gikombe cy’isi, aho Iran yahuye na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ibihugu bisanzwe birebana ay’ingwe ;nyuma match igakurikirwa n’amagambo ya politiki cyane cyane ku ruhande rwa Iran. Aho Prezida wa Iran yivugiye ko ikipe ye ishatse yanataha ati : erega ubwo igikombe cy’isi mwagitsindiye, ubwo muntsindiye Umukuru w’Amashitani…

Ibitaravuzwe mu rubanza rwa Cyuma

Viewing all 10394 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>