Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10369 articles
Browse latest View live

IKIBAZO CY’IMPUNZI : NA N’UBU CPC NTIRASOBANUKIRWA ?

$
0
0

Nyuma yo gusoma itangazo ribabaje rya Bwana Faustin Twagiramungu uyobora CPC, risaba abayobozi ba FDLR kumanika amaboko, bakishikiriza « ubucamanza bwa Amerika na Kagame » ngo hagamijwe imishyikirano, nahise nandika ko icyo gisubizo ku kibazo cy’impunzi z’abanyarwanda cy’uwo nitaga inararibonye muri politiki y’u Rwanda ari « umuti w’amenyo ». Ni ukuvuga igitekerezo kigomba gusekwa no kugawa. Nabisesenguye mu nshamake aha: http://www.therwandan.com/ki/inzira-ya-cpc-yo-kuburizamo-umugambi-wa-jenoside-ikorerwa-abahutu-ni-umuti-wamenyo/

Burya rero amagambo ”aryoha asubiwemo” kuko ni bwo umuntu yumva uburemere, ikinyoma cyangwa ukuri ayo magambo asobanura. Munyandiko zanjye zirenze eshanu, nibanze ku kibabo cy’impunzi cyane cyane kuko nanjye ndiyo. “Ujya gutera uburezi arabwibanza”. Iyo tuvuga rero impunzi ziri muri Kongo na twe ntituba twiyibagiwe: dukeneye gutaha cyangwa gusura igihugu cyacu, ababyeyi n’abavandimwe twahasize. Ibyo ntibyashoboka ibintu bidahindutse mu Rwanda. Twese tubyemeranyaho ko amahoro nyayo azaza mu Rwanda habaye, habanje kuba INAMA RUKOKOMA. Iyo nama isaba ko Pawulo Kagame yicarana, imbona nkubone, na Fawusitini Kayumba Nyamwasa; Kagame amaze gushaka kwica inshuro enye zose. Iyo nama yasaba urwibutso rw’inzirakarengane z’abahutu FPR na Kagame bamarishije agafuni. Iyo nama RUKOKOMA yasaba ko uwatangije jenosine yabatutsi ashyirwa ku karubanda, umuhisi n’umugenzi bakajya bamwitegereza.

Umuntu wese rero ushyira mu gaciro kandi ukurikirira hafi ibibera mu karere k’Ibiyaga bigali bya Afurika yumva neza ko inama nk’iyo idashoboka; hatabaye igitangaza. Umuntu uvuga rero ko MUDACUMURA na BYIRINGIRO nibitanga, Kagame azemera kwicarana na Kayumba bagasasa inzobe, njye mbona aba agamije gusa guhembwa amadolari 5.000.000 Amerika yatanze ku gatwe k’umwe k’aba bagabo badasanzwe; bamaze imyaka irenze 24 bahanganye na yo ndetse n’igikoresho cyayo Pawulo Kagame.

Ugishidikanya, Twagiramungu ni wowe ubwirwa, yagombye kumva inshuro 10 ijambo Pawulo Kagame aherutse kuvuga arahiza mubyara we B. Makuza ku mwanya w’ubusenateri. Cyane cyane guhera ku munota wa 50 aho agira ati ”hari abaza kumbwira ko ngomba gushyikira na na FDRL (n’ababaye hano...) kuko ubu abayigize ari bato, ntaho bahuiye najenoside” na we akaba abasibiza ko ”abaribo bose ari abajenosideri” bagomba kuba ”eliminated”, guhanagurwa ku Isi nkuko Amerika yiyemeje guhanagura ku Isi ubutegetsi bwa gisalamu, ISISI.

https://www.youtube.com/watch?v=XHSRsNgwppg&list=UUlJsjal_yFMbjC1S_cJeBAg&index=5

Ugishikanya kandi ko Amerika ishigikiye uwo mugambi mubisha, kandi ko uko byagenda kose idashaka ibiganiro, INAMA RUKOKOMA na demokarasi mu Rwanda, yasoma iyi nkuru aho Fengolidi avuga ko : «les membres des FDLR ont participé au génocide au Rwanda en 1994, et qu’ils ont commis de nombreux crimes contre les habitants de l’est de la RDC ».

http://www.veritasinfo.fr/2014/10/angola-les-usa-persistent-et-signent-pour-exterminer-des-refugies-rwandais-hutus-en-rdc.html

Kugirango ikinyoma gikubitirwe ahabona, ni ngombwa ko ubuyobozi bwa CPC, Kagame na Fengolidi bagaragaza abafite umuziro, ibyaha n’ibimenyetso bibabuza kujya mu NAMA RUKOKOMA. Maze abasigaye, RNC, FDU, Ishema, Ihumure, Amahoro, Rwanda rwiza … n’abadafite umuziro ba FDRL bemererwe ibiganiro. Abo bafite ibyo baragwa bashyirwe mu gatobo kamwe n’aba M23, Leta ya Kongo na Loni barega ibyaha by’intambara. Ikibazo cyabo gishikirizwe hamwe ubucamanza mpuzamahanga CPI, nkuko byakozwe kuri Tamasi Lubanga … na Bosiko Ntaganda. Naho kubajyana mu Rwanda, aho  bagomba kwicwa bakajugunywa mu Kagera ntawabyemera.

Mbese Umuyobozi wa CPC ibi bivuzwe haraguru yabishobora ? Igisubizo ni OYA; kuko ikibazo si ibyaha byaba byarakozwe na bamwe bo muri FDLR. Ikibazo gikomeye ni uruhari rukomeye Amerika n’Ubwongereza bagize mu mahano yagwiriye akarere kacu nkuko Kayumba na Rudasingwa baherutse kubyemeza muri filimi ya BBC « the untold story ». Niba ufite amahirwe yo kumenya icyongereza, soma aha hakurikira ukuntu Klintoni yatanze itegeko ryo kwica buri wese uzi ibanga ryo guhanura Ikinani, na jenerali Kayumba Nyamwasa arimo.

http://survivorsnetworks.blogspot.dk/2010/08/bill-clinton-behind-pre-conceived-plot.html

Igisubizo nyacyo ni iki : nkuko nabivuze inshuro nyinshi, ikibazo cy’impunzi si ibyaha aba FDLR baba barakoze. Ikibazo ni ubwoba Kagame na Amerika bafitiye INAMA RUKOKOMA. Kandi nkuko mperutse kubyandika ku rubuga DHR, icyihutirwa ubu ni iki: « NGO « ICYO ANGOLA IZAVUGA KU RWANDA na RDC NI CYO KIZAKORWA ». Ayo ni amagambo ya Minisiteri w’Ubunyi n’Amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, John Kerry.

https://www.youtube.com/watch?v=OoXlbFLqZRg

Abashaka ko ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda na FDLR rero cyakemuka, hatagombye kongera kumeneka andi maraso nababwira iki. Kuva tariki ya 01/01/2015 u Rwanda ruzava mu Kanama ka Loni gashinzwe amahoro ku Isi. Ku mugabane wa Afurika ruzasimburwa na Angola, bigaragara ko mu bya gisirikari ndetse n’ubukungu iri ku isonga muri Afurika yo hagati. Amerika iti ”Angola, tugufitiye icyizere ni wowe uzarangiza ikibazo cya M23 na FDLR” ! Ngo ”uzi kumva yumvira mu rusaku”. Abaduhagarariye rero ntibagombye gusinzira ! Andi mahirwe dufite atangaje ni uko Espanye na yo yinjiye mu Kanama ka Loni gashinzwe amahoro ku Isi. Twibuke ko Esipanye ifitanye amasinde n’u Rwanda. Tuhafite n’inshuti nyinshi zumva neza ikibazo cyacu. Ni ngombwa rero gukora ibishoboka byose mukahashinga ibirindiro. Twongere twibuke uko diplomasi ikorwa:

http://ikazeiwacu.fr/2014/08/23/ikibazo-cyimpunzi-diplomatie-ikozwe-neza-yatuma-amerika-ihindura-imyumvire-samuel-lyarahoze/»

UMWANZURO.

Sinarangiza iyi nyandiko ntibukije ko Amerika ikimara kubona ko Angola imaze kwinjira mu Kanama gashinzwe amahoro ku Isi yahise yohereza Fengolidi muri icyo gihugu kukibesha no kugisaba kwemera umugambi mubisha wo kumaraho Abahutu ku Isi. Gusa ndahamya ko « umwanzi agucukurira icyobo (cyo kuguhambamo), naho Imana igucira icyanzu ». Icyo cyanzu ni iki gikurikira : imirambo yo muri Rweru, Filimi ya BBC, igitabo cya Noheri Ndanyuxwe, Angola na Espanye  mu Kanama ka Loni gashinzwe amahoro ku Isi, … na Mugabe ku buyobozi bwa SADC. Uwagerageza “gusesera muri iki cyanzu” ashobora kurusimbuka da!

Ni yo mpamvu nsaba nkomeje abaduhagarariye, abanyamashyaka bose. … kohereza vuba na bwangu intumwa muri Angola; bishobotse no mu bindi bihugu bya SADC, bitwaje filimi ya BBC « untold story », inyandiko zose zivuga imirambo yo muri Rweru, igitabo cya Noheli Ndanyuzwe… kugirango Angola ndetse na SADC bisobanukirwe neza n’ubugome bw’Abanyamerika, mbere y’uko bifata icyemezo cya nyuma cyo kwikora munda bifasha Amerika na Kagame guhanagura ku Isi igice kimwe cy’ubwoko bwitwa ABANTU batuye mu gice kinini cya SADC. Niyemeje gutanga umuganda ku matike yabazajya kutuvuganira!

Samweli Lyarahoze, tariki ya 21/10/2014


TUGOMBA GUKORA IBISHOBOKA BYOSE OPOZISIYO IGAKORERA HAMWE HABA KUNEZA CYANGWA KUGAHATO

$
0
0

Banyarwanda banyarwanda kazi,

Abenshi muri mwe mukunze kugira inama abanyamashyaka bose kugirango bahurize hamwe imbaraga zabo bityo babashe guhangana n’umwanzi ubangamiye abanyarwanda ariwe ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR inkotanyi.

Ibyo mubigira kubera ineza mwifuriza igihugu cyanyu kugira ngo kibohoke kandi umwiryane urimbuke burundu.

Niyo mpamvu nifuje kubamenyesha ko ubutumwa bwanyu bwatugezeho kandi guhera ubu tukaba twiyemeje gukora ibishoboka byose kugirango bwumvikane hose ndetse bujye no mubikorwa byatinda byatebuka.

Ndabizi neza ko abenshi mu bazasoma iyi nyandiko bazabona ko ibyo mvuga bisa nk’inzozi ariko kandi bitinde bitebuke mfite ikizere ko nzazikabya.

Si ngombwa ko abantu baba bahuje idéologie nk’uko bamwe babivuga, icyangombwa ni uko duhuje igihugu twifuza kubohoza kandi tugomba kubanamo ntawe ukihariye kurusha undi.

Igihe kirageze rero ko twemera gufata risque tukavuga amagambo bamwe muri ba rusahurira mu nduru biganje mu mitwe inyuranye ya politiki badashaka ko avugwa kugirango bave ibuzimu bajye ibuntu.

Ni muri urwo rwego rero nsanga ari ngombwa ko dukwiye gukoresha ingamba zose zishoboka kugirango abantu bakorere hamwe baba babishaka cyangwa se batabishaka kuko bimaze kugaragara ko muri twe ntawakwifasha urugamba ngo arutsinde wenyine.

Yewe nakongeraho ko n’iyo yarutsinda aheje abandi, nabo bahindukira bakamurwanya bivuye inyuma kandi bishobora kutamugwa amahoro.

Kubera rero ko tudashaka ko igihugu cyacu gihinduka akajagari nk’ako tubona muri bimwe mubihugu by’abaturanyi, niyo mpamvu nsanga dukwiye kurenga ibidutandukanya byaba amatiku n’amazimwe, amoko, uturere, imyumvire ya politiki n’izindi nyungu zidafitiye abanyarwanda akamaro tugakora un FRONT COMMUN kandi kubigeraho ntakigoye kirimo kuko dufite impuguke nyinshi z’abanyarwanda zigaragaza ubushake bwo kubidufashamo nta kiguzi.

REVOLUTION IGOMBA GUTANGIRIRA MURI OPOZISIYO MBERE YO KUGERA MUGIHUGU BITABAYE IBYO TUZARWANA URUGAMBA RUTAGIRA IHEREZO.

Ibyo ndabivuga mbitewe n’impamvu zikurikira :

  1. Ntidushobora kugira ibyo tuvugurura mu gihugu natwe ubwacu tutarabasha kwivugurura,
  2. Ntidushobora kwigisha ubumwe mu banyarwanda natwe ubwacu byaratunaniye,
  3. Ntidushobora kwigisha kwihanganirana natwe ubwacu bitaturanga,
  4. Ntidushobora kuzaha itangazamakuru ubwisanzure tudashaka ko abantu batuvuga uko batubona,
  5. Ntidushobora kuzahoza abababaye mugihe tudashaka kumva akababaro kabo ngo ni uko natwe twababajwe,
  6. Ntidushobora gushyiraho ubutegetsi burambye (un pouvoir stable) natwe ubwacu ducagagurana buri munsi,

Niyo mpamvu nsanga gukikira amagambo avugwa agamije gukandagira ukuri ; igihe cyabyo kigomba kurangira bityo ukuri kukavugwa kwaba kurura cyangwa kutarura.

Banyarwanda banyarwandakazi

Guhera tariki ya mbere ukwakira umwaka w’1990 mu Rwanda hatangiye ibikorwa by’ubwicanyi,ibyaha by’intambara n’ibya jenoside kandi ababikoze barahari ntaho bagiye ndetse bamwe muri bo bihishe no mu mitwe ya politiki irwanya ubutegetsi buriho kimwe n’uko biganje mubutegetsi bw’ingoma y’abidishyi iyobowe na FPR.

Sinshidikanya ko hari bamwe muri abo babigizemo uruhare bashobora kuba bafite ubushake bwo kwicuza ndetse bakaba banafatanya n’abandi kwubaka igihugu bundi bushya nk’ikimenyetso cy’uko bemeye icyuhagiro, Ariko kandi ibyo bigomba gusobanuka kugirango abantu bamenye urwego babafatamo.

Njye ntawe ncira urubanza kuko si ndi urukiko ariko na none kuba bizwi ndetse n’ababivugwaho bakaba bahari ntampamvu yo kutabikomozaho kugirango abo bireba nabo uburenganzira bwabo bwubahirizwe ariko mu buryo butabangamiye inzego z’ubutabera no muburyo butadindiza ibikorwa byo kwibohoza tugamije.

Ikindi dukwiye kumenya ni uko nta muziranenge cyangwa umumalaika tuzabona ngo aze abidukorere niyo mpamvu tugomba kwimenyereza kuganira kuri izo nenge zacu (tutazigize Tabous) bityo tukiga n’uburyo twazifata cyangwa twabana nazo (comment gérer nos défauts) bitabujije ibikorwa tugamije kujya mbere.

DORE IBIGOMBA GUSOBANUKA TUDACIYE KURUHANDE KUGIRANGO IBYO BIGERWEHO:

  1. Dukeneye Umwami Kigeri wa V NDAHINDURWA ariko ntidukeneye Karinga
  2. Dukenye imbaraga za FDLR ariko ntidukeneye interahamwe zaba ziyihishemo,
  3. Dukeneye ingufu za RNC ariko ntidukeneye strategies zisa n’iza FPR kandi ntidukeneye abicanyi bayihishemo (criminels de guerre/war criminels)
  4. Dukeneye RDI Rwanda rwiza ya Faustin TWAGIRAMUNGU kubera sa taille politique au niveau international ariko ntidukeneye igitugu n’ubuhubutsi bye,
  5. Dukeneye PDR Ihumure ya RUSESABAGINA kubera izina yubatse akoresheje filme na fondation ye ariko ntidukeneye ko atwumvisha ko ariwe abanyamerika bashaka,
  6. Dukeneye MRP Abasangizi ya Dr Anastase GASANA kubera ko azi kwiga ingamba ariko ntidukeneye ko atwigira nk’izo yigiye MRND na FPR,
  7. Dukeneye FDU Inkingi ariko ntidukeneye umwiryane wayo,
  8. Dukeneye PS- Imberakuri ya NTAGANDA na BAKUNZIBAKE bombi bashyizehamwe
  9. Dukeneye MRP ya Bonaventure na RUKERANTARE ariko ntidushaka politique nostalgique du MRND
  10. Dukeneye CNR-Intwari ya Gén HABYARIMANA Emmanuel ashyize hamwe na RWAKA kugirango umwiryane wabo utatudindiza.
  11. Dukeneye ishyaka BANYARWANDA ariko umuyobozi waryo akabanza agaca muri santé mental yamara gukira akaza agafatanya n’abandi urugamba
  12. Dukeneye ishyaka RPP imvura rya John V KARURANGA
  13. Dukeneye Ishyaka AMAHORO Peace rya Gallican GASANA kubera amaraso mashyashya arirangwamo,
  14. Dukeneye PDP Imanzi kubera ubushishozi buyiranga no kubera Ubutwari n’ubunyangamugayo bya Déo MUSHAYIDI wayishinze,
  15. Dukeneye amaraso mashyashya arangwa muri RDU ya Dr Paulin MURAYI ariko nabo bagasasa inzobe n’umunyamuryango wabo MANZI
  16. Dukeneye ishyaka ISHEMA kubera imbaraga na détermination rigaragaza,
  17. Dukeye UDFR ihamye kubera umurongo waryo wa fédéralisme wo guhuza abanyarwanda
  18. Dukeneye Isangano ARRDC kubera imbaraga z’ibitekerezo rigaragaza
  19. Dukeneye FPP-Urukatsa kubera Determination extreme yaryo.
  20. Dukeneye ODR ya Ambasadeur MUNYESHYAKA
  21. Dukeneye RUD- Urunana ariko ntidukeneye politique Habyarimaniste
  22. Dukeneye Inama z’abagabo nka MATATA na NDAGIJIMANA Jean Marie Vianney kubera ubwitange n’ubushake bagaragaza mubikorwa bya société civile
  23. Dukeneye Ubwitange bwa SIMEON wo ku ijwi rya rubanda ariko ntidukeneye ubuhezanguni n’ubushizi bw’isoni bye.
  24. Dukeneye abanyamuryango ba FPR bayibamo kubera kubura uko bagira babitewe n’ubwoba baterwa n’igitugu cya Kagame.
  25. Dukeneye n’abandi benshi ntarondoye ariko bagira icyo bamarira inkubiri ya demokarasi twiyemeje guharanira biganjemo abagaragaje ubutwari bwo gutanga ubuhamya ku bwicanyi bwa FPR.

Sinshidikanya ko bamwe mu basomyi bashobora kuvuga ko hari ibitajyanye kubera ko wenda buri wese yavuga ko hari inenge zibasiye benshi muri twe zatuma uko gushyira hamwe kudashoboka. Nibyo koko twese dufite byinshi tuvugwaho kandi ababivuga bakemeza ko ibyo bavuga babifitiye gihamya mugihe ababivugwaho babihakana.

Nanjye nkaba nabibariza nti: none se nitutegerana izo nenge tuzazivurana dute ngo amazimwe acike?

Tugomba gutinyuka tukabwira imbonankubone abakekawaho ibyaha by’intambara n’ibya jenoside ko kubahishira bingana no gutesha agaciro ibyaha byakozwe na FPR. Bityo bakemera bikaganirwaho bigafatirwa umwanzuro ubereye bose tugatera indi ntambwe igamije kureba imbere no kubaka.

Ni ngomba ko bamenya ko uhitwa adafata uruka bishaka kuvuga ko umwicanyi wo muri opozisiyo nta budahangarwa arusha umwicanyi wo muri FPR/APR/RDF

Ni ngombwa ko GUSASA INZOBE cyangwa se INAMA RUKOKOMA bihera mumashyaka ya opozisiyo bityo imiti tuzavanamo ikatubera experience izadufasha kugangahura igihugu cyacu.

Tugomba gutinyuka tugahangara imbona nkubone abo twita ibirura,abagambanyi n’izindi nyito, impamvu ari uko tubibona kandi ibyo tukabikora turebana mumaso kugirango abo bivugwaho n’abanywanyi babo batabyita amazimwe, gusebanya cyangwa se ngo ni mission y’inkotanyi.

Tugomba kwegera abavandimwe bacu tubonamo ibisazi tukabafasha kwivuza kuko ibisazi bifata ukwinshi.

Tugomba kwegera abo tubonamo uburyarya no kurimanganya tukababwira ko bakwiye kwihana byabananira bagahinduka ibicibwa mu muryango.

Tugomba kwegera abo dukeka ko ari ba maneko kugirango tubashe kubona gihamya z’ibyo tubakekaho ( iyo ushaka gutsinda umwanzi ntumuhunga)

Umwanzuro

Bavandimwe banyapolitiki dusangiye intego! Baca umugani mu Kinyarwanda ngo“Uwo uzaheka ntumwisha urume”.

Ndababwiza ukuri ko mwabishaka mutabishaka, byatinda byatebuka, amaherezo muzakorera hamwe.

Nibitabaturukamo bizaturuka ku baterankunga banyu, nibidaturuka aho hombi bizaturuka ku kaga muzahura nako.

Aho gutegereza ko birinda guca aho hose rero njye nabagira inama yo kuva muri utwo dutiku twanyu tubabuza kwegerana niba koko mu gamije inyungu z’abanyarwanda.

Ndasaba by’umwihariko abanyarwanda bashyigikiye iki gitekerezo baba abanyapolitiki cyangwa se abantu kugiti cyabo cyangwa se urubyiruko, ko twakwegerana tugashyiraho umuyoboro wo kwigiramo ingamba zatuma uko kwishyira hamwe kujya mu bikorwa.

Si ngombwa ko ku ikubitiro rya mbere byitabirwa na benshi cyangwa se na bose kuko tuzi twese ko n’umuryango w’ubumwe bw’iburayi watangijwe n’ibihugu bitatu (3) gusa mu ihuriro bari bise BENELUX none ubu ukaba ubaye ubukombe.

Tugomba kwirinda kugira uwo duheza kabone n’iyo twaba tumubonaho inenge nk’uko bamwe babigenje bwacya bikabashwanyunukana.

Uzashaka kwiheza bizamuturukeho ariko bidaturutse kubazabitegura.

Ndabashimiye mwese uko muzakira iki gitekerezo

Bikorewe I Paris mu bufaransa

Kuwa 22 Ukwakira 2014

AKISHULI ABDALLAH

Uwifuza kunyunganira yanyandikira kuri: Abdallah.akishuli@yahoo.com

Cyangwa akampamagara kuri (+33)758173072

IMPUZAMASHYAKA CPC IRASABA URUBYIRUKO KUBA MASO NO GUHARANIRA UKURI AHO KUKURWANYA.

$
0
0

Nyuma yaho leta ya Kigali ishoreye urubyiruko mu mihanda kuri uyu wa 22 Ukwakira 2014 (http://kigalitoday.com/spip.php?article19962) ngo rujye kwamagana filime yakozwe na BBC, “Rwanda’s untold story”, ivuga ukuri kwari kwarahishwe ku byabaye mu Rwanda, impuzamashyaka CPC iratangariza abanyarwanda n’amahanga ibi bikurikira :

Kuri uyu wa 22 Ukwakira 2014 nibwo leta ya Kigali yashutse urubyiruko rutandukanye kwigaragambya rwamagana BBC kubera filime yasohoye,imyigaragambyo ikaba yatangiriye kuri KBC igera mu ngoro y’inteko ishinga amategeko ndetse no ku biro bya BBC mu Rwanda,iyi myigaragambyo ikaba yabaye nyuma yaho imiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu nayo yamaganiye BBC ndetse biba akarusho aho na prezida w’u Rwanda yafashe umwanya wo kuyibasira bikomeye kuwa 14 Ukwakira 2014 ubwo yarahizaga prezida w’inteko ishinga amategeko umutwe wa SENA.

Birababaje biteye agahinda kubona urubyiruko rwo mizero y’ejo hazaza rwongeye gutangira gushukwa rurohwa mu bikorwa rutanasobanukiwe,uru rubyiruko rurakoreshwa mu nyungu za leta iriho itagize icyo ibamariye aho gufata umwanya ngo bigaragambirize leta ibima bourse,ikabima akazi kandi igafite,imiryango yabo igiye kwicwa n’inzara kubera gahunda mbi leta yashyizeho,ikica bamwe mu miryango yabo ikabata mu biyaga nka Rweru,ahubwo barigaragambya basaba inteko ishingamategeko bazi neza ko itabakorera basaba ko BBC yahagarikwa ndetse ikanasiba filimi yatangaje.Aha uru rubyiruko rwakagombye gufungura amaso rukareba kure, rukamenya ko leta irushuka iri mu minsi yayo ya nyuma. Uru rubyiruko si rwo rwarusha ingufu Tony Blair,Bill Clinton n’abandi bagerageje guhagarika isohoka ry’iriya filimi, bikaba iby’ubusa. Igihe kirageze ngo urubyiruko rw’u Rwanda rwumve ko rwabeshywe bihagije ko kuba BBC yarasohoye iyi filimi ruriho rwigaragambiriza atari impanuka zabaye ahubwo ko igihe kigeze ngo urubyiruko rubone ko ibyo leta iyobowe na FPR yabeshyaga byarangiye,ko BBC nayo ubwayo yiboneye ukuri ku byabaye mu Rwanda,kandi burya ngo wica isake ntiwica icyo yabitse.

Urubyiruko rugomba kumva ko leta ifite ubwoba cyane ikaba ishaka kurwikingaho ngo ruyibere igitambo. Rubyiruko nimumenye ko iriya filimi igamije ko benshi muri mwe murenganurwa. Abenshi muri mwe ntimushobora gutinyuka ngo muvuge ko FPR yabiciye kubera ubuhendabana FARG ibagenera, abandi ntimunahingutsa ko namwe mwacitse ku icumu rya FPR i Byumba, Ruhengeri na Congo. Leta yabajyanye mu muhanda itinya cyane iyo bavuze muri filimi ko hari ibihumbi n’ibihumbi by’abahutu bishwe, kubera ko ikibazo gihita gikurikira ari ukubaza uwabishe. Kandi leta ya Kigali izi neza ko nta wundi wishe abo bantu bose bavugwa atari FPR iyoboye leta ubu.

Impuzamashyaka CPC irasaba abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko gushishoza ibyo leta muri iyi minsi igiye kujya ibashoramo mu rwego rwo kwikingira, ngo irebe ko yaramuka kabiri. Rubyiruko nimuhagurukire kwitandukanya n’ikibi hakiri kare ejo mutazarimbukana nacyo, mukivutsa ejo hazaza heza, cyangwa se mukigerekaho icyasha kizabakurikirana ubuzima bwanyu bwose. Nimuharanire ukuri kabone niyo mwahasiga ubuzima, kubera ko ubu n’amahanga menshi amaze kurambirwa ikinyoma, kandi yiteguye kujya inyuma y’abanyarwanda biyemeje guharanira uko kuri.

ABANYARWANDA MUBE MASO MUREKE ABARIYE INKA YA NYANGARA BAYISHYURE.

Alexis BAKUNZIBAKE

Umunyamabanga mukuru akaba n’umuvugizi w’Impuzamashyaka CPC.

Faustin Twagiramungu: abamuzi tumubwize ukuli mugufasha Abanyarwanda

$
0
0

Nka Paul Kagame, Faustin Twagiramungu, nta demokrasi imuranga mumikorere ye, agendera ku kinyoma, ashimishwa no guhangarana, ukwikunda kwe muguharanira inyungu ze kwagaritse imbaga. Aramutse atamaganwe nk’uriya mwicanyi kabuhariwe uyoboye u Rwanda, ububasha afite bwo kuzabya ibintu n’abantu buzakomeza bushyire Abanyarwanda mu kangaratete.

Abanyarwanda dukeneye ubutegetsi butubereye, ntidukeneye abategetsi bagaragaje mu mikorere yabo ko nta kindi bashobora kutugezaho uretse kutwicisha bakurikiye inyungu zabo. Abapfuye batuvuyemo kubera ubutegetsi bubi, bagarutse uyu munsi ntibakwiyumvisha ukuntu hakiri Abanyarwanda bacyoma munyuma y’abategetsi nkabo ngabo, nkaho amateka yabo ntacyo yabigishije.

Mu rwego rwo gutanga umuganda wanjye mu mpinduka igihugu cyacu gikeneye, na nyuma y’ikiganiro cyahise kuri Radiyo Ijwi Rya Rubanda kuwa Gatatu tariki 22/10/14 kubyerekeye ibibazo byavutse mu mpuzamashyaka CPC kubera imyitwarire ya Faustin Twagiramungu, ndagirango mwisabire, niba hari urukundo yaba yarigeze agirira Abanyarwanda, kurekeraho kwishyira imbere mu rwego rwa politiki urwarirwo rwose. Ibyiza atigeze abagezaho kugeza uyu munsi byarasibye. Irari ry’ubutegetsi bye narishyire hasi turamurambiwe.

Muri 1990 mbere y’intambara y’inkotanyi abantu batari benshi cyane twatangiye gutekereza ku muganda twaha igihugu cyacu mu bibazo cyari kirimo, byerekeranye cyane n’ubukungu cyarikiriguterwa na gahunda mpuzamahanga zasabaga ibihugu guhindura imikorere [programmes d’adjustement structurels]. Hari n’ibindi bibazo byaturukaga k’ubutegetsi bwa leta ya Yuvenali Habyarimana ubwayo, byari byerekeranye n’ubusumbane mukugira amahirwe yo kubaho neza hagati y’amoko ndetse n’uturere.

Ziriya gahunda zaje gutuma ibiciro by’ibintu bimwe na bimwe bijya hejuru, kandi umutungo w’abenegihugu wo utiyongera. Izi gahunda zaje nanone no guhurirana n’igabanyuka ry’ibiciro ry’ibihingwa u Rwanda rwoherezaga mu mahanga byarimo ikawa, kandi aribyo byinjizaga amafranga y’amanyamahanga mu gihugu. Mur’icyo gihe cy’ubukungu bwacumbagiraga n’ubusumbane bw’amahirwe mu banyagihugu byiyongeraga, ninaho Ubufransa bwa Francois Mitterand bwatangaje ko ibihugu bw’Afrika kugirango bikomeze kubona inkunga yabwo byagombaga kuzana demokrasi mu bihugu byabyo.

Inyandiko ndende ivuga ku bibazo byariho icyo gihe mu Rwanda, ariko ikanatanga n’ibisubizo yaje gutegurwa, isinywa n’abantu bajijutse 33 kuya 01/09/1990 nuko igezwa kuri prezida Yuvenali Habyarimana. Faustin Twagiramungu nanjye twari mu bayisinye. Naje ariko gutungurwa, ndakeka ndetse hamwe n’abandi banyarwanda benshi, n’igitero cyo kuya 01/10/1990 cy’Inkotanyi; ariko mur’abo twasinyanye iriya nyandiko hagomba kuba hari harimo abataratunguwe, bitewe nuko baje kwitwara mu bihe byakurikiye.

Impirimbanyi ya demokrasi yari yaratangiye kwandikwa iza noguhinduka akanyamakuru ka MDR nyuma yuko ivutse amashyaka amaze kwemererwa kuvuka amezi make intambara itangiye. Mu byukuri, ntaribagirwa, abatangije igitekerezo cyo gushinga ishyaka MDR, twaje gusanga nta mikoro ahagije dufite nuko abantu dutangira kureba mu bishoboye bashoboraga kuryitabira, arinako bariya bose tuzi baje kurijya kw’isonga rimaze kuvuka no gukomera. Isomo ahangaha umuntu yakura mu mivukire ya MDR muri za 90/91 nuko mu gihe utangiye ikintu, ntukajye ukiragiza abandi bantu, kabone n’iyo waba udafite ibikenewe byose byo kukigeza aho wifuza vuba, kuberako mu gihe ukiragije umushumba ashobora kukiroha. Niko byagendeye MDR.

Muri 1992, inama ya biro politiki ya MDR yabereye i Kigali ku cyicaro cy’ishyaka ikiga ku kibazo k’imishyikirano ya mbere na FPR yagombaga kubera i Bruxelles, narinyirimo. Twihanangirije Tadeyo Bagaragaza na Faustin Twagiramungu twari twemeje guhagararira ishyaka ko bagiye kumva icyo Inkotanyi zishaka, ko nta masezerano ayariyo yose bashobora gusinya, inyandiko yayo itabanje kwigwa na biro politiki y’ishyaka. Muri kwa kwiyemera kwe, nuko bagiye i Bruxelles, ubwo wenda inkotanyi zimwijeje imyanya y’ubutegetsi, yihererana muzehe Tadeyo Bagaragaza [niko twaje kubikeka mu rwego rw’ishyaka], maze basinyana amasezerano y’ubufatanye na FPR mw’izina rya MDR.

Kuva icyo gihe, abanyapolitiki b’Abahutu bagaragazaga ku mugaragaro ko batishimiye uburyo inkotanyi zashakaga gufata no gutegeka igihugu barishwe, harimo ba Feliciani Gatabazi, Emmanuel Gapyisi na Martini Bucyana, ariko Faustin Twagiramungu agasigara. MDR yaje ku mwirukana mw’ishyaka ariko aranga, ahubwo akomeza acengera mu bahagarariye ibihugu by’amahanga i Kigali ageza n’aho y’ishyirisha mu masezerano ya Arusha mu kuzayobora leta y’inzibacyuho. Kubera gukorana n’Inkotanyi yaje kuyiyobora koko ariko nyuma y’igihe gito zimwereka ko zitakimukeneye.

Irari ry’ubutegetsi rya Faustin Twagiramungu ryicishije Abanyarwanda batabarika. Siwe wenyine, hari n’abandi nkawe mu Bahutu ndetse n’Abatutsi mu mpande zose bicishije abantu kubera ukurarikira ubutegetsi nta kindi bagamije uretse bwo bwonyine. Iryo rari ntaho ryagiye. Kuri Twagiramungu rikomeje kugaragarira mu myitwarireye yo mur’iki gihe. Ashobora gushyirwa ku ruhande ariko, uko amateka yabyerekanye, afite icyo nakwita mu gifransa “capacite de nuisance” ihambaye. Ngenekereje mu kinyarwanda, nabyita ububasha bwo kuzabya ibintu n’abantu.

Numvise ngo amaze gushyira ibiro bya CPC ye mu murwa mukuru w’Uburaya i Brussels. Nkuko yabigenje muri kiriya gihe cyo hambere, acengera abanyamahanga kugirango bamugeze k’ubutegetsi i Kigali atitaye ku nyungu z’Abanyarwanda, iriya mikorere ya none ishobora kongera kubumugezaho yerekanako ariwe ushobora noneho gusimbura Paul Kagame amahanga atangiye kuvanaho amaboko. Ariko wenda ntaho Abanyarwanda twaba tugiye cyane cyane mu rwego rw’impinduka dushaka igomba kutuzanira demokrasi nyayo.

Niba Abanyarwanda benshi twifuza impinduka y’imitegekere y’igihugu cyacu tuyikomeyeho, nidukore uko dushoboye abanyapolitiki nka Faustin Twagiramungu berekanyeko ntakindi batumarira uretse gukurikirana inyungu zabo n’akarimi keza, gucengera no kugendera ku kinyoma, batakomeza kuyiba imbere. Kuba inyangamugayo, kuba intwari iharanira inyungu za rubanda rugufi, kutagira irari ry’ubutegetsi ryasubye bwose, kwerekana ubwenge mu mikorere, kugendera ku mahame ya demokrasi mu mikorere ya buri gihe, kujya inama zubaka zidasenya ibyo abandi barikubaka bijyana mu nzira imwe y’ibyo nabo barimo bakora, n’ibindi nk’ibi, nibibere abanyapolitiki twifuza, ibimenyetso y’ibiranga imikorere yabo. Kandi mu banyapolitiki tubona hanze aha, cyane cyane bakiri bato, haba mu gihugu cyangwa hanze, baba bafunze cyangwa badafunze, baba abahutu cyangwa abatutsi, harimo abashobora kutuyoborera iyo mpinduka. Nibarusheho gusa kuzirikana iyi mikorere twifuza kubabonamo. Cyakora birabasaba kwitanga, kuko yaba Faustin Twagiramungu, yaba Paul Kagame, ntibitanga buke muguharanira cyangwa kuguma k’ubutegetsi bagamije inyungu zabo bwite.

ambrose-nzeyimana

Ambrose Nzeyimana

Rwanda, The Untold Story yaba ari intangiriro y’iherezo?

$
0
0

Nyuma y’aho imwe muri za televiziyo za BBC icishirijeho ikiganiro yise Rwanda, The Untold Story, abantu benshi bacitse ururondogoro ndetse bituma habaho guhangana bikomeye mu magambo, amatangazo n’ibindi hagati y’abayishyigikiye n’abayirwanya.

Mu gusesengura twakoze muri The Rwandan dukurikije bimwe mu bigaragarira amaso biri kuba muri iyi minsi twibajije niba kiriya kiganiro atari intangiriro y’iherezo rya Paul Kagame na FPR ye.

Twahera ku buryo kiriya kiganiro cyateguwe tukibaza ibibazo bimwe na bimwe ariko tubona bifite igisubizo kimwe ari cyo: Kiriya kiganiro cyateguwe cyangwa cyahawe umugisha n’inzego zo hejuru z’igihugu cy’u Bwongereza!

-Ese umunyamakuru Jane Corbin cyangwa ushinzwe gutegura ibiganiro John Conroy yarabyutse mu gitondo ati reka nkore kiriya kiganiro? Niba ari ko byagenze kuki Tony Hall umuyobozi wa BBC yagihaye umugisha kigatambuka? Ese Tony Hall yafashe icyemezo cyo gutambutsa kiriya kiganiro atabiganiriyeho n’abayobozi bakuru b’igihugu cy’u Bwongereza?

-Ese ntabwo bishoboka ahubwo ko Leta y’u Bwongereza cyangwa izindi nzego zo hejuru muri kiriya gihugu zaba zarasabye BBC gukora ikiganiro nka kiriya maze bagasaba umuyobozi wa BBC, Tony Hall gushaka umunyamakuru w’inararibonye nka Jane Corbin n’umuhanga mu gutegura ibiganiro nka John Conroy?

Uko bimeze kose biragaragara ko kwijundika BBC cyangwa abayobozi n’abanyamakuru bayo ari uguta inyuma ya Huye kuko sibo bari bakwiye kubazwa kiriya kiganiro kuko icyemezo nka kiriya cyafatiwe hejuru habarenze kandi ndahamya ko n’abayobozi b’u Rwanda babizi.

Mbona ibyo Leta y’u Rwanda irimo byo kwibasira BBC ari ukurangaza abanyarwanda no kujijisha abagishobora kubeshywa kuko hari byinshi byerekana ko Leta ya FPR yarangije gukurwaho amaboko n’abari inshuti z’amagara duhereye ku gihugu cy’u Bwongereza.

Albert Rudatsimburwa, umwe mu bahora inyuma ya Kagame yarasatswe kugeza mu myenda y’imbere!

Leta y’u Bwongereza izi ibyabaye mu Rwanda ndetse yagize uruhare runini mu gufasha FPR gufata ubutegetsi, kuyihishira amafuti yayo n’ubwicanyi ndetse no kuyiha imfashanyo z’umurengera zisumba kure iz’ibindi bihugu, niba rero Abongereza bahisemo gushyira uwari ishuti magara yabo ku karubanda mbona Leta y’u Rwanda yagombye kujya kwifatira ku gahanga abayobozi bo hejuru mu Bwongereza ikareka kujyana abana b’abanyeshuri  ngo bacitse ku icumu gutsindagira imihanda ngo baramagana BBC, naba nabo bagirwa ibikoresho bariye banahawe za Bourses, aho iyo bategeka n’abimwe za bourses kujya mu mihanda bari kubona umwuka wo gusakuza cyangwa isari yari kubatsinda mu nzira?

Abantu bagombye kujya bareba kure bakitegereza ibirimo kuba ubu mbere yo gusakuza batera izahararutswe bameze nk’abogeza batazi ikipe zirimo zikina. Ese bariya bana b’abanyeshuri ntabwo babonye intore zari ziherekeje Perezida Kagame i London uburyo bazihambiriye nka ya mirambo yo muri Rweru cyangwa ababanga umupira wa karere bakajugunya mu modoka nk’imifuka y’ibirayi? Biriya se birasanzwe mu Bwongereza? Niba batarabibonye se ntabwo babonye aho abari baherekeje Perezida Kagame basakwaga kugeza no mu myenda y’imbere? Ahubwo se mwabwirwa n’iki ko na ba Mushikiwabo n’abandi bo batasatswe bikomeye? Dore ko bimaze kumenyekana ko batagenzwa na kamwe, ubundi se abantu bagiye gushyigikira Perezida wabo bagenda bitwaje imitarimba n’ibyuma by’iki?

Ibi birerekana ko uwahekwaga agiye kwigenza ahubwo mwitege ikigiye gukurikira, erega BBC siyo ifite televiziyo gusa reka n’abandi baze basohore izabo urebe ngo rurahana inkoyoyo.

Mama se bariya bana noneho bazahita bareka ishuri bajye birirwa mu mihanda, abandika amabaruwa bo bazaruha naho abadepite n’abasenateri bajye bahora basabira gucirwa urwa pilato abazategura ibiganiro bose ndetse n’abazabigaragaramo batanga ubuhamya?

Ese uretse kuvuga gusa babona barusha imbaraga ibikomerezwa nka Tony Blair n’abandi bitabajwe bikanga bikaba iby’ubusa? Ko binavugwa ko n’agasenti gatubutse kageragejwe ariko bikaba nko kugosorera mu rucaca ra?

Leta y’u Rwanda nk’uko mubizi mu buhanga bwayo bwo gukina ikinamico yabanje ishora abana mu mihanda ariko kuri gahunda nyine bizwi ko bariburangirize ku nzu y’inteko ishingamategeko kugirango abadepite n’abasenateri  babone urwitwazo rwo gufunga BBC muri FM babanje kwicisha hirya no hino no kwiraza i Nyanza ngo barasuzuma icyo ibiganiro bya BBC bimariye abanyarwanda n’ibindi..

Ben Barugahare

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

 

ITANGAZO RYA FDLR KU BIHERUTSE GUTANGAZWA KU WA 6 UKWAKIRA 2014 NA BWANA FAUSTIN TWAGIRAMUNGU MU IZINA RYA CPC

$
0
0

Urugaga ruharanira Demokarasi no kubohoza u Rwanda (FDLR), – Rumaze kubona ibikubiye mu itangazo ryo ku wa 6 Ukwakira 2014 rya Bwana Faustin TWAGIRAMUNGU mu izina rya CPC yise ‘’CPC IREREKANA INZIRA YO KUBURIZAMO UMUGAMBI WA LONI WO KURASA IMPUNZI Z’ABANYARWANDA MURI KONGO;”

- Rushingiye ku bikubiye mu itangazo ryo kuwa 08 ukwakira 2014 ry’abashinze CPC ( les membres fondateurs) bitandukanya n’ubugambanyi n’imikorere irangwa n’igitugu bya perezida wa CPC bwana Faustin TWAGIRAMUNGU nkuko ryashyizweho umukono n’abayobozi b’Ihuriro FCLR-UBUMWE na UDR;

- Rumaze kubona itangazo ryo kuwa 08 ukwakira 2014 rya Bwana Faustin TWAGIRAMUNGU aho yemeza ko akiri perezida wa CPC, anibasira abayobozi ba FDLR agamije kugonganisha Abacunguzi no kubabibamo amacakubiri;

- Rumaze gusuzumana ubushishozi ibitekerezo n’ibyifuzo by’Abacunguzi banyuranye n’incuti zarwo. Urugaga FDLR rutangarije Abanyarwanda bose, incuti zarwo n’abaharanira impinduka nyayo mu RWANDA ibi bikurikira:

1. Urugaga FDLR rurashimangira ko ruri mu Ihuriro FCLR – UBUMWE ku buryo budasubirwaho. Twibutse ko iryo Huriro kugeza ubu rigizwe n’ishyaka PS IMBERAKURI n’URUGAGA FDLR, akaba ari na rimwe mu mitwe ya politique yashinze impuzamashyaka CPC ku wa 01 werurwe 2014. Kuba rero Bwana Faustin TWAGIRAMUNGU yihandagaza akavuga ko atazi na busa Ihuriro FCLR – UBUMWE birababaje kandi biteye isoni n’agahinda mu gihe ariwe ubwe wasinyiye ishyaka rye RDI – RWANDA RWIZA amasezerano y’ubufatanye na FCLR – UBUMWE akanayitangariza mu binyamakuru. Twari tuzi ko umugabo ahindukira ku buriri adahindukira ku ijambo! Kubera izo mpamvu ,Urugaga FDLR rurahamya ko rushyigikiye byimazeyo ibikubiye mu itangazo rya FCLR – UBUMWE na UDR ryo ku wa 08 ukwakira 2014.

2. Mu itangazo ryo kuwa 06 ukwakira 2014 Bwana Faustin TWAGIRAMUNGU arigaragaza nk’umunyampuhwe n’umuvugizi w’impunzi ziri muri Kongo aho ashaka kuzumvisha ko zizira abayobozi bazo akanasaba Urugaga FDLR gutanga abayobozi barwo ho ibitambo mu nkiko. Izi mpuhwe Bwana Faustin TWAGIRAMUNGU agiriye impunzi nyuma y’imyaka 20 ziri mu kaga na we ubwe afitemo uruhare rukomeye ni izo gukemangwa kandi ziteye kwibaza dore ko ngo “URUSHA NYINA W’UMWANA IMBABAZI ABA ASHAKA KUMURYA.” Twibutse Bwana Faustin TWAGIRAMUNGU n’abatekereza nka we ko kuba nyuma y’imyaka 20 hakiri impunzi zigihumeka muri Kongo habaye ibitambo bitabarika by’Abacunguzi kandi no muri iyo nzira avuga y’inkiko zitabogamye, narebe imyaka abayobozi bakuru bacu Dr IGNACE MURWANASHYAKA na STRATON MUSONI bamaze mu bihome bataracirwa imanza maze ashyire agatima impembero yibaze;arasanga agera ikirenge mucy’abashishikajwe no gutsiratsiza FDLR bahereye mu kuyica umutwe. Urugaga FDLR rwiyemeje kurengera impunzi z’Abanyarwanda kandi ntiruteze gutezuka kuri iyo ntego. Twibutse ariko kandi ko ingamba z’Urugaga FDLR na politiki yarwo bidakinirwa mu bitangazamakuru kandi ko rutazihanganira na gato abivanga mu mikorere yarwo bwite kimwe n’abagambiriye kurubibamo amacakubiri n’abiha kwandagaza abayobozi barwo. Inama zubaka ntizihejwe ariko zigira inzira zinyuzwamo kandi byose bigakorwa mu kinyabupfura n’ubwubahane bigomba kuranga abaharanira impinduka nyayo n’ubwiyunge nyakuri mu Banyarwanda.

3. Urugaga FDLR rurasaba rukomeje ABACUNGUZI barwo bose n’aho bari hose kwima amatwi abashaka kubarangaza bagambiriye kubacamo ibice no kubatesha umurongo w’urugamba rwo gutabara u RWANDA n’ Abanyarwanda. Ni igihe cy’ibikorwa rero nta mwanya wo guterana amagambo, gutukana no gusebanya mu binyamakuru. Ku baharanira impinduka nyakuri bose, Urugaga FDLR rurasaba kurushaho kuba maso, gushyira hamwe ibitekerezo n’imbaraga hashyirwa imbere inyungu rusange aho guheranwa n’inyungu z’abantu ku giti cyabo. Ibitari ibyo ni ugutiza umurindi umwanzi duhanganye uzambije Abanyarwanda ngo” ABATUTIRA BATONGANA NTIBAGWIZA” kandi “ ABATAHIRIZA UMUGOZI UMWE NTIBANDURANA” nyamara “ ABAGIYE INAMA IMANA IRABASANGA.”

IMANA yarinze impunzi ikoresheje Urugaga FDLR iracyahari kandi ntihuza umusaya.

 

Bikorewe i WALIKALE, ku wa 22 ukwakira 2014

LA FORGE Fils BAZEYE

UMUVUGIZI W’URUGAGA FDLR.

RNC yamaganye icyemezo cya Leta y’u Rwanda cyo guhagarika BBC mu Rwanda

$
0
0

ITANGAZO MBWIRWA RUHAME

Ihuriro Nyarwanda (RNC), ryamaganye byimazeyo icyemezo cya Leta ya Kigali cyo kuwa 24/10/2014 cyo guhagarika mu Rwanda, gahunda za radio BBC Gahuzamiryango mu kinyarwanda. Iki cyemezo kije gikurikira filime yanyuze kuri Televiziyo ya BBC mururimi rw’ Icyongereza yiswe “Rwanda-Untold Story”, tugenekereje mu kinyarwanda “Ibyo mutabwiwe ku Rwanda. Twabibutsa kandi ko iyo filime itigeze ica kuri Radio Gahuzamiryango bituma benshi bibaza ko iki cyemezo kigamije kwihimura kuri BBC. Byagaragaye kenshi ko n’ abayamagana batigeze banayibona, ndetse bamwe bakaba banavuga ko imyigaragambyo barimo ariyo kwamagana Abadage.

Guhagarika BBC mu Rwanda  ni ikindi kimenyetso cy’ uko Leta y’ i Kigali idashobora kwihanganira abatavuga ibiyishimisha, byaba ari ibivuzwe na Leta z’ Amahanga, itangazamakuru cyangwa se izindi nzego z’ igenga. Ibi bikaba binyuranyije n’ amahame y’ imiryango n’ ibihugu u Rwanda rurimo.

Ihuriro Nyarwanda rirahamagarira imiryango mpuzamahanga gusaba Perezida Kagame guhagarika ibikorwa byo kubuza ubwisanzure bw’ Itangaza makuru bidatinze. Imiryango n’ ibihugu mpuzamahanga bizi neza ko Leta y’ Urwanda idashobora kwishoboza yonyine idafite imfashanyo ihabwa n’ Amahanga.

Ihuriro Nyarwanda kandi riributsa abanyarwanda n’ amahanga ko ritazatezuka kuguharanira ko buri munyarwanda abona ubwisanzure busesuye, no kwigobotora ingoma y’ igitugu.

Jean Paul Turayishimye

Umuvugizi w’ Ihuriro Nyarwanda, RNC

URWEGO RUSHINZWE ITUMANAHO

       TEL: 1508 335 8771

Email: jpturayishimye@yahoo.com

CONGO-BRAZZAVILLE: AERC MU BIKORWA BYO KUBUNGABUNGA UMUCO NYARWANDA MU BUHUNGIRO.

$
0
0

Ni ubwo bagiye kumara imyaka n’imyaniko mu buhungiro, bakaba baraciye mu mashyamba y ‘amarira n’amaganya bagahangana n’inkona n’ibirura na za kagoma, abanyarwanda bashoboye kugera iw’abandi bagihumeka umwuka w’abazima, maze abarinzi b’imuhana bakabasama bakabasimbiza, biyemeje kubungabunga umuco bashyiraho umunsi w’umuco wizihizwa buri mwaka, uba inzira yo gushimangira uburere nyarwanda.

Abanyarwanda baba mu buhungiro i Congo ya Brazaville bongeye kwizihiza «Umunsi w’umuco» ku nshuro ya kalindwi; ibyo birori byo kwizihiza umunsi w’umuco nyarwanda, byari bibangikanye no kwakira abanyeshuri barangije icyiciro cya mbere cy’amashuri makuru (baccalauréat ), byabaye ku cyumweru ku itariki ya 5 Ukwakira 2014, biteguwe nk’uko bimenyerewe n’ishyirahamwe ry’abanyeshuri b’abanyarwanda biga muri Kaminuza ( Association des Etudiants Rwandais au Congo) , AERC mu magambo ahinnye. «Umunsi w’ Umuco» watangiye kwizihizwa kuva mu w’2008; uyu mwaka bikaba warizihirijwe mu cyumba mberabyombi cya komini ya Ouenze ( Salle polyvalente de la mairie de Ouenze) mu mujyi wa Brazzaville .

AERC ntabwo ihuza gusa abanyeshuri b’abanyarwanda biga muri kaminuza, ahubwo inabahuza n’abarangije kaminuza. Ni ishyirahamwe ridaharanira inyungu kandi ridakora politiki (Organisation estudiantine apolitique à caractère social et sans but lucratif) ryemerewe gukorera muri Congo kuko ryahawe ubuzima gatozi na Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu (MATD) ryabaye mu ba mbere mu gushimangirra umuco nyarwanda, ikaba ari imwe mu nshingano ryiyemeje.

10743303_10201911236781701_396719648_n

Ryibanda cyane ku guharanira no guteza imbere umuco n’uburere by’urubyiruko nyarwanda ruri mu buhungiro muri Congo-Brazza. Ni muri ubwo buryo hagiye hategurwa ibikorwa byo muri urwo rwego ku bijyanye n’uburere, cyane ku muco nyarwanda, ibiganiro ku burere, ubuzima, imibanire n’imibereho by’abantu.

Ibirori byo kwizihiza uwo munsi byatangijwe n’isengesho n’inyigisho byatanzwe n’umukozi w’Imana Vénérable Félicien MUSABYIMANA, wibukije ko Imana ari yo ntangiriro n’iherezo, ashimira abagize iki igitekerezo maze akomereza ku nkuru y’umwami Dawidi (1 Sam17 :26; yagize ati: « Dawidi uyu nguyu , yari umunyabwenge nkamwe, iki gikorwa mwatekereje cyo guteranya urubyiruko mu kwizihiza umunsi w’umuco, kinyikibukije Dawidi mu gihe cye yakuye ubwoko bwa Isiraheli mu kimwaro, abukiza umwanzi wabwo, abugeza ku yindi ntera ».

Abarangije Bac bahawe impano

Yakomeje agira ati: « namwe rero iyi ntego izabafashe guhindura isura mbi iri ku munyarwanda kandi muzahindure amateka ye ». Yahanuriye abari aho ko ari bo mizero y’imiryango bakomokamo, maze agira ati: «hari icyo imiryango yanyu ibifuzaho, umuryango nyarwanda ubifuzaho, kiliziya ibifuzaho hari icyo igihugu kibifuzaho, nibyo bizahesha icyubahiro Imana, bizahesha itorero icyubahiro kuko mu muco w’abanyarwanda bazi ko umunyarwanda ari inyangamugayo» .

Yanashishikarije urubyiruko gukurikira uburere ruhabwa n’ababyeyi, kuko baca umugani mu kinyarwanda ngo «Umwana warezwe neza ahesha ishema ababyeyi». Yashoje asabira umugisha kandi ashyira uyu mwaka w’amashuri ugiye gutangira mu maboko y’Imana. Undi wafashe ijambo ni bwana Joseph SIBOMANA, wabwiye cyane urubyiruko ibijyanye n’uburere n’umuco, yibutsa ko mu mico y’abantu, ko icy’ingenzi umuco wubakiyeho ari ururimi gakondo, rukunganirwa n’imyambarire, ubukorikori n’ubugeni, uburere n’ibindi.

Abanyekongo (les elites bleus) nabo bari bitabiriye "umunsi w'umuco"

Ukuriye AERC, Dr Eric NDAYISHIMIYE niwe wasoje amagambo n’imihango y’uwo munsi, ashima kandi aha ikaze mu muryango mugari abarangije icyiciro cya mbere, kandi anashimira ababyeyi bakomeza kuba hafi y’urubyiruko mu mirimo ya kinyeshuri.
Yabivuze muri aya magambo: «Mu izina ry’abanyeshuri b’abanyarwanda biga muri Kaminuza no mu izina ryanjye bwite nifuje kubwira:

  • Ababyeyi bacu ko twishimiye uguteranira kwanyu hano kuri uyu munsi mwifatanya natwe; uburere n’igitsure byanyu nibyo bitugize abagabo n’abagore b’injijuke, bakerebutse, bubashywe bafite inshingano kandi biteguye kwitanga, babyeyi bakundwa, mwakire ishimo ryacu,
  • Barumuna bacu murangije icyiciro cya mbere cy’amashuri makuru, muracyasoretse, muri beza, murakeye, murasirimutse, mumaze kurenga intambwe ya mbere y’icyiciro cyo mu buzima kubera ko mumaze kubona impamyabushobozi ya mbere muri Kaminuza, ihuriro ry’abanyeshuri bo muri Kaminuza ribinyujije kuri Perezida waryo rirabashimiye. Tubahaye ikaze mu muryango mugari kandi udahwema kwaguka buri mwaka. Ntimwibwire ko iyo mpamyabushobozi ari yo iheruka kaminuza, urugendo ruracyari rurerure; mugiye gutangira ubuzima bwa kaminuza; twe twababanjirije ntiduhangayitse kuko mufite amaturufu yose; turababuriye, kaminuza ntiyoroshye ariko icya ngombwa ni ukwihata. Icy’ingenzi mutagomba kwibagirwa, mwibuke ko ari mwe muzadusimbura kuko turi gucyura igihe».

Yarangije ashimira abitanze ku buryo buziguye n’ubutaziguye kugirango ibirori byo kwizihiza umunsi w’umuco nyarwanda no kwakira abarangije icyiciro cya mbere ku ncuro yawo ya 7 (Journée culturelle 7eme édition et Accueil des nouveaux Bacheliers 2014) bigende neza .

Gatete na bagenzi be bati "Africa yacu humeka

Abategarugori nabo ntibaripfanye, kuko Marie Claire NYIRAMAHORO wari mu bayoboye gahunda yafashe ijambo. Yavuze ko mu biranga umuco nyarwanda ntitwakwibagirwa indirimbo n’imbyino nyarwanda, kandi koko nibyo havuzwe imivugo, indirimbo n’imbyino by’amatorero atandukanye nabyo byanyujijweho; itorero ry’igitsina gore ry’imbyino nyarwanda, umuhanzi w’umunyarwanda uzwi ku izina rya «Saftone» ndetse na Gatete n’abagenzi be bagacishijeho bose bagusha ku muco nyarwanda.

Itsinda rya «X-Men» w’abasore bagimbutse bavukiye i Congo, bo baririmbye banabyina berekana ibyo bavukiyemo; naho «Les Elites bleux» w’abavandimwe bacu b’abenegihugu nabo bacishijeho umukino wabo wigisha kubana neza n’abandi.

Umuhanzi Saftone ati "Munyarwanda kunda umuco wawe "

Intumwa y’Ikaze Iwacu yaganiriye n’umusore witwa Dieudonné, wari witabiriye uyu munsi, maze avuga uko yabonye ibyo birori agira ati: «  nashimishijwe no kubona bwa mbere imbyino n’imyambarire ya gakondo ». Naho Pasitoro Isaie Habiyaremye nk’umubyeyi, nawe yabwiye Ikaze Iwacu uko yabibonye agira ati: « nishimiye igitekerezo cyo kwizihiza umunsi w’umuco kuko utuma urubyiruko rubyirukira mu mahanga rumenya ko impumzi z’abanyarwanda zifite umuco wazo w’agakondo kandi ukarushishikariza kuwumenya no kwirinda ko umuco w’amahanga wawuganza ».

Aba bari basusurukije abantu cyane

Mu gusoza turabagezaho umuvugo wahimbwe n’umwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye uriya munsi w’umuco. Uyu musizi bigaragara ko afite ejo hazaza heza mu buhimbyi bwe yitwaJosée Imfurayabo, umuvugo we akaba yarawise UMUCO:

Ndimburiye mpimbaza Rurema yaruhanze ikarugabira Kanyarwanda.
Rwahanganywe ubutatu : Gatwa, Gahutu,Gatutsi buhuriye k’umuco umwe urangwa n’imigenzo ndetse n’imiziririzo karamata .
Naritonze ndacukumbura ntoratoza amateka nsanga imigenzo n’imiziririzo twasigiwe n’abasokuruza bacu ari yo Ndanga Rwanda yacu
Gusaba no gushyingira, ikiriri ,’n’ubunnyano, kubandwa no kunywana n’inkingi y’umuco
Ntimwishinge amajyambere ngo murarurwe n’urumiya cyangwa televiziyo na telephone.

Ntibagiwe na internete kuko byose byamamaza uruvange bikarimbura umuco wacu.

Nta cyaruta Urwanda rw’amasunzu n’urugori, umukenyero n’umwitero amaboko y’imiringa n’ijosi ryambaye amasoro.
Abasigaye ku ndaro baracyakoresha ibya gihanga imbehe, urutaro, inkoko, urwabya, agacuma n’akabindi.
Inzoga ni gahuza miryango kandi ahari ikigage n’inturire urwabya n’inkangaza inshyushyu n’ikivuguto amahoro arahasakara barasaba bagashyingira.

Aho ujishe igisabo nta wahatera ibuye dukunde twishimire iby’iwacu kuko nitutugarira u Rwanda ruzambara irindi bara.

Intumwa y’Ikaze Iwacu i Brazzaville


Inama y’abarwanashyaka ba FDU Inkingi i Buruseli

Icyo nabwira abakomeza gushyigikira Faustin Twagiramungu mu gihirahiro abahozamo.

$
0
0

Mufana Nyakubahwa Fauwusitini Twagiramungu mugakabya. Kugeza n’aho Uwizeyimana Placide agize ati”Twagiramungu yaratsinze! “Naje gusanga koko yaratsinze mu izamu rye ni uko FPR na Kagame babyina intsinzi. Yaraminuje mu buriganya, gucamo amashyaka ibice ; ibi yabigezeho ariko sinzi niba ari ibitego cyangwa ibisa nabyo.

Uyu Uwizeyimana Placide mu nyandiko ye, mu by’ukuri uretse ikinanda nk’icy’umwami Twagiramungu, nta ngingo zihamye zishimangira ibikorwa n’ubushishozi bwa Nyiribitego birimo na mba. Ngo Twagiramungu yatsinze he? Byansekeje , natangaye noneho numva mbabariye ababwirwa. Ibyo yashinze nabyo ni byinshi, kugeza ubu ntacyo byamariye abanyarwanda ntacyo byamumariye iyo bikimumarira ntaba akiri mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, ubu aba ategeka nk’uko yabyifuje.

Ni ko se Placide reka nwibarize ariko nushaka ntunsubize. Twagiramungu yemera ko yatsinzwe amatora muri 2003 wari ufite imyaka ingahe? Yashwanyaguje ishyaka ryiza rya MDR arisiga ari ibipande. CPC nayo ubu ni ibice, ahubwo yaba afite urambe mu kwikoroga atibabariye! Ngo yatsinze iki? Ubu rero ngo aragera amajanja FDRL ngo nayo ayicagagure. FDRL ni umutwe na Loni itashoboye impuhwe ayifitiye n’inama ashaka kubagira nta kavuro.Cyakora Faustin Twagiramungu na Placide U, byo mwavamo les délégués commerciaux beza, ariko abanyapolitiki bazabohora u Rwanda byo mbikenge!

Nkunze kubatarakuraho ikizere Twagiramungu bavuga ko ibyo ahora arimanganyamo, ahindagura ntacyo bibatwaye ko rwose azi kuvuga! Rwose nyina wamubaye yamukuye ivata mu kanwa neza pe, ibyo byo ntawe ubuhakana! Ariko ubu nibaza niba ibyo avuga hari uwo bikinyura amatwi ngo bigere no ku mutima kuko iyo bukeye ariharabika, akivuguruza, akicenga, ukibaza niba ari we watangaga ihumure!

Abanyarwanda bahaze ibinyoma, amanyanga, kuburyo na Kagame yabisobanukiwe, asigaye ababwiza ukuri. Ati: nzabarasa, nzabica mwa gasiya mwe, bwacya imirambo ikareremba mu kivu, muri rweru, ndetse ikanarigita! Ati ninjye wabishe kandi ndamaze! Ubu se ko Paul Kagame asigaye avugisha ukuri n’ubwo atavuga ibinogeye amatwi, umwami Fawusitini akaba ari we usigaranye ibinyoma inyuma y’ imyaka 24 ubwo urumva izo numero z’ibigambo zizongera gufata nde?

Hari umugabo w’umugereki witwa Demosthène, amateka atubwirako yari umunyapolitiki wavugaga adidimanga bukeye aza kuba intyoza mu kuvuga, ngo yaba yarivuye uburimi no kudidimanga ashyira amabuye n’umusenyi mu kanwa akajya ku nyanja agasakuza ni uko aza gukira! Umwami Rukokoma rero, narebe uko agenza ururimi avugisha ibinyoma ubundi akomeze kuryongora! Njye sinamwirukana mu nzu ye yitwa CPC, ariko namusaba kwegama mu zabukuru arananiwe, icyo kivi yateruye niba atarabyaye abo yaraga umurage wa politiki ikinanda agisigire uyu mu tipe Placide cg Joe kuko bo batararwara alizayimeri bazajya bibuka amasezerano bakoze! !

Bwana Jean Paul Romeo Rugero, ndagushimira ko usobanurira aba bana Twagiramungu atwaye mu kigare! Coalition yari initiative nziza, ariko” akabaye icwende ntikoga , arayitobatobye! “Dans les lois fondamentales de la stupidité humaine” Carlo CIPOLLA yageragiye gushyira abantu mu bice 4, ariko nasanze Rukokoma ari muri bitatu byose!

TWAGIRA MUNGU AKADUKIZA FAWUSITINI MUGIHE TUGITEGEREJE UMUGORE CYANGWA UMUGABO NYINA YAKUYE IVATA NK’UKO NYINA WA TWAGIRAMUNGU YABIGENJE !

Mugire igihugu, mugire amahoro!

Vestina Umugwaneza

RUCAGU BONIFACE AGIYE KUGARIKA INGOGO

$
0
0

Birabe ibyuya ntibibe amaraso! Ibiza gukurikira ikiganiro Boniface Rucagu yagiranye n’ikinyamakuru Rushyashya, ashinja Pierre Damien Habumuremyi, wahoze ari Ministre w’intebe mu Rwanda, “kugambanira igihugu”, nukubifatisha amaboko yombi.

Ikinyamakuru Rushyashya munyandiko yayo yasohotse ejo kuwa 23.10.2014 iragira iti:

“Rucagu Boniface ahamya ko Habumuremyi Pierre Damien yari azi neza umugambi wa FDLR wogutera u Rwanda”

“Rucagu Boniface avugako Habumuremyi Pierre Damien yari inshuti magara ya Nsengimana Alfred” wari Éxécutif w’umurenge wa Cyuve, wamfuye arashwe mumezi yashize, bamubeshyera ko igihe yarafunze yashatse kwiruka.

“Rucagu avugako inama zose z’ubugambanyi zayoborwaga na Executif w’umurenge wa Cyuve Nsengimana Alfred (waje kwitaba imana arashwe) zaberaga kuri Hotel ya Habumuremyi Pierre Damien iri kubiyaga bya Burera na Ruhondo, fagitire zibyo banyoye zikishyurwa na Habumuremyi Pierre Damien”

Rucagu ngo akomeza ahamya ko:

“Nsengimana Alfred yari afite icyumba araramo kwa Habumuremyi P.Damien murugo niho yacumbikaga iyo yabaga yaje i Kigali, ndetse ninaho yakiriraga abantu bamwe nabamwe yifuzaga kuganira nabo mu ibanga”

“Rucagu ati : uyu mugabo Nsengimana yari umugambanyi kandi yakoranaga byahafi na Habumuremyi”

Ngibyo ngayo ibya bene Sebahinzi!!!

Inkuru irambuye murayisanga muli Rushyashya: http://m.rushyashya.net/itohoza/rucagu-boniface-ahamya-ko.html

Jotham Rwamiheto

Montreal, Canada

Impirimbanyi ya Demukarasi: Imbunda yanjye ni ikaramu, amasasu yanjye ni ibitekerezo.

TUGARUTSE KW’IBURA RY’ABANYESHULI BASAGA IBIHUMBI 18 000 MU RWANDA.

$
0
0

Mu kwezi gushize nanditse article yasohotse mu kinyamakuru Ikaze iwacu nvuga ko abanyeshuli basaga ibihumbi 18 baba barabuliwe irengero (1). Hagomba kuba hari abantu bibwira ko ari ibigambo by’abatavugarumwe n’ubutegetsi nkuko basanzwe bavuga. Iyi nkuru rero nyigarutseho kuko hali indi information yabonetse itumye nyigarukaho.

Kw italiki ya 21 Ukwakira (ukwa cumi) 2014, ikinyamakuru Igihe mu nyandiko yacyo : « Abanyeshuri 165,000 batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuli abanza. » Igihe ivuga ko uwo mubare wagabanutse ho 7,997 (hafi ibihumbi umunani) ugereranije n’umwaka ushize. Umwaka ushize Ibuka ivuga ko abali bakoze ibizamini bya Leta bali 173 281 (2)

Nkuko nigeze mbivuga hambere, igihe nandikaga kunkuru yali yasohotse mukinyamakuru Igihe ivuga iby’abasirikari bigishwaga gusoma, hali inkuru zinyura mubinyamakuru, wazisoma witonze ugatahuramo ibintu byinshi. Niko bili rero n’iyi nyandiko y’ikinyamakuru Igihe yerekeranye n’umubare w’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta birangiza amashuli abanza, iragira ibyo ishimangira twavuze kw’ibura ry’abanyeshuri barenga ibihumbi cumi n’umunani (18 000).

Abaturage b’u Rwanda bagenda biyongera buli mwaka. Dore uko bagiye biyongera mumyaka yashize. Muli 2001 hali 7 313 000, muli 2005 hali 9 524 000, Muli 2012 10 482 641 (3). Iyo mibare iratwereka ko abaturage b’u Rwanda bagenda biyongera buli munsi.

Ikibazo twibaza rero ni iki : Bishoboka bite ko mugihe abaturage b’u Rwanda biyongera buli mwaka, mugihe Leta y’u Rwanda ivuga ko n’ubukungu bwayo bugenda bwiyongera buli mwaka, muyandi magambo ko igihugu ngo kigenda kirushaho gukira buli mwaka; bishoboka bite ko umubare w’abana barangiza icyiciro cya Primaire wo wagabanutse? Umwaka wa 2014 (165 000) naho 2013 (173 281)

Abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta birangiza Primaire dore uko imibare yagiye ikurikirana, ari nako yagiye yiyongera usibye muli 2011 (5) : 2009 : 157 754, 2010 : 161 287, 2011 : 154 954, 2012 : 166 154, 2013 : 172 269, 2014 : 165 000

Dukurikije imibare yavuzwe haruguru, abaturage muri rusange mu Rwanda bagenda biyongera buri mwaka.  Wasobanura ute ko umubare wagabanutse uyu mwaka 2014 = 165 000 ugereranije  n’umwaka ushize 2013 = 173 281 umubare utangwa na Igihe  na 172 269 umubare dukura mumibare itangwa na Leta (6) ?

Dore aho igisubizo cy’icyo kibazo kiri. Impanvu zishoboka zishobora gutuma umubare w’abanyeshuli barangiza Primaire ugabanuka murugero rukabije nkurwo nizi:

  • Ko haba harabaye irwara y’icyaduka cyangwa intambara yaba yarahitanye abana barangiza Primaire muli 2013
  • Ko abanyeshuri barangiza Primaire baba baravuye mw ishuli bagahitamo kwibera iwabo murugo kubera impanvu zinyuranye
  • Ko abanyrshuri baba barabuliwe irengero

Impanvu yambere ntiyabayo kuko nta rwara y’icyorezo cyangwa intambara byabaye mu Rwanda muli 2013.

Impanvu yakabiri siyo kuko abana bagera kubihumbi umunani (8 000) bavuye mw ishuri bagahitamo kwibera iwabo, abarimu n’ubutegetsi bwa Leta babimenya, bakaba baragize icyo babivugaho.

Impanvu yagatatu turabona ariyo. Ibyo biraza gushimangira inkuru twatangaje tuvuga ko abanyeshuri bagera kubihumbi 18 000 baba baraburiwe irengero. Nimba ibyo bihumbi munani (8 000) ari ibyabarangiza Primaire gusa, ntabwo bitangaje ko ibindi bihumbi cumi bisigaye ali ibyabanyeshuri bo kuva muwa mbere kugeza muwa gatanu.

Icyo twongera gusaba Leta y’u Rwanda na Institutions zishinzwe abana mu Rwanda: Gukora I perereza, bagasobanura aho abo bana bagiye.

Icyo dusaba imiryango iharanira uburenganzira bw ikiremwa muntu: Gukora i perereza, bakamenya irengero ry’abo bana cyangwa bagasobanura ukuntu umubare w’abana barangiza Primaire waba waragabanutse muli 2014 no muli 2011 kandi ahubwo waragombaga kwiyongera.

Icyo dusaba aba depite n’aba senateri bo mu Rwanda, aho kuba inkoma mashyi:

  • Gutanga ubusobanuro kuri ibi bibazo: ibura irengero ry’abana babanyeshuri bagera ku bihumbi cumi n’umunani muli 2013, n’igabanuka ry’umubare w’abana bakoze ibizamini bya Leta birangiza Primaire muli 2014.
  • Kugaragaza uduce twurwanda uwo mubare w’ibihumbi munani wagabanutse mo
  • Mugihe bavuga ko u Rwanda rwateye imbere mu burezi, gusobanura impanvu hatangira mu wa mbere wa Primaire abana barenze ibihumbi maganatandatu mirongo itanu (650 000) ariko hakagera mu wa gatandatu wa Primaire abana bagera gusa kubihumbi ijana na mirongo inani (180 000) (6). Ni ukuvuga hafi purusa 28  (28%) gusa z’abana batangira uwambere nibo bagera muwagatandatu wa Primaire? Abandi bajyahe, biterwa n’iki, bazabaho bate, bataranarangije Primaire?

Ibyo ni bimwe mubibazo mwagombye kuba mwibaza, byakwerekana ko mubereyeho guteza abanyarwanda rubanda nyamwinshi n’u Rwanda imbere.

Jotham Rwamiheto

Montreal

Impirimbanyi ya Demokarasi: Imbunda yanjye ni ikaramu, amasasu yanjye ni ibitekerezo.

_____________________

Ibyunganira inyandiko

  1. Ikaze iwacu, Abanyeshuli basaga ibihumbi 18 (18 000) baba barabuliwe irengero (http://ikazeiwacu.fr/2014/09/01/rwanda-abanyeshuli-basaga-ibihumbi-18-18-000-baba-baraburiwe-irengero/ )
  2. Igihe, Abanyeshuli 165,000 batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuli abanza (http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-165-000-batangiye )
  3. Rwanda 4th Population and Housing Census 2012 (http://www.lmis.gov.rw/scripts/publication/reports/Fourth%20Rwanda%20Population%20and%20Housing%20Census_Population_Projections.pdf )
  4. Republic of Rwanda, Ministry of Education , 2013 Education Statistical Yearbook, published in September 2014 . Umubare official wa Leta wo uvuga 172, 269.
  5. Ibid, Republic of Rwanda, Ministry of Education
  6. Ibid, p.22

INAMA MBWIRWARUHAME YA FDU-INKINGI YABEREYE I BRUSELI MU BUBILIGI KUWA 25/10/2014

$
0
0

ITANGAZO [1]

Kw’italiki ya 25/10/2014 FDU-Inkingi yakoresheje inama mbwirwa-ruhamwe i Buruseli.

Iyo nama yitabiriwe n’abantu barenze 200 baturutse mu bihugu byinshi birimo : Ububiligi, Ubuholandi, Ubudage, Ubufaransa, Ubwongereza, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse hari n’abayikurikiriraga mu Rwanda bakoresheje ubuhanga bwa SKYPE.

Andi mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi nayo yari ahagarariwe muri iyi nama. Aha twavuga nka : PDP-Imanzi, PDR-Ihumure, PS-Imberakuri, RDI na RNC.

Inama yatangijwe n’Uwakabili wungirije Umukuru wa FDU-Inkingi (VP2), umurwanashyaka Bukeye Joseph amaze guhabwa ijambo n’ikaze n’umuyobozi wa FDU-Inkingi mu Bubiligi, umurwanashyaka Marcel Sebatware.

Amaze gushimira abari bateraniye aho, Uwungirije Umukuru w’ishyaka yaganiriye n’abari bahari ingingo z’imena zikurikira, aza kwunganirwa n’abagize Komite nyobozi bari bitabiriye iyo nama.

1. Yishimiye ko FDU-Inkingi yashoboye kuvana ishema mu bibazo yari imazemo iminsi, yerekana ko yimirije demokarasi imbere, kuko ijya kurisha ihera ku rugo. Ntiwavuga ko ushaka demokarasi mu gihugu kandi udashoboye kuyigaragariza mw’ishyaka riyirwanirira.

2. Yibukije ko FDU-Inkingi ari imwe, igizwe n’abarwanashyaka bahujwe n’amatwara, ingamba n’imigambi yayo. FDU si urugaga rw’amashyaka cyanga rw’imitwe ya politiki. Ishyaka ni iry’abarwanashyaka, nta muyobozi ushobora kwiyitiranya n’ishyaka, cyangwa ngo narivamo birihungabanye.

3. Yabwiye abari aho ko Komite Nyobozi ishishikajwe n’ikibazo cy’impunzi aho zaba ziri hose. Ni muri urwo rwego n’ikibazo cya FDLR kiduduhangayikishije kandi akaba nta pfunwe biteye ishyaka ryo kuvugira izo mpunzi zaheze mu mashyamba ya Kongo. Ntawe ugomba kwitwaza impamvu iyo ariyo yose, ngo yongere kumisha amasasu ku mpunzi nk’uko bamwe barimo kubisaba.

4. Yagarutse ku byemezo byafashwe na Kongre yabereye Alost mu Bubiligi [2], bishimangira ibya Kongre yabereye i Breda mu Buholandi [3]. Muri ibyo byemezo hakaba ko Umukuru w’Ishyaka ari Victoire Ingabire Umuhoza kandi ko, igihe agifunze, uwo mwanya udahatanirwa.
5. Ku kibazo cy’amatora azaba muri 2017, yagize ati “Ikibazo cy’ariya matora ishyaka ryagifasheho umwanzuro ntacyahindutse. Ntidushobora kujya mu matora ya nyirarureshwa abarwanashyaka bacu bafungiwe akamama, ndetse bamwe barambuwe uburenganzira bwabo fatizo bw’Ikiremwamuntu cyane cyane ubuhabwa umwenegihugu wese, ubwo kugira uruhare mu mitegekere n’imiyoborere y’igihugu.”

6. Ku byerekeye genocide, yibukije ko FDU-Inkingi yemera ko habayeho genoside y’abatutsi. Kwemera ko habaye génoside yakorewe abatutsi ntibivanaho ko hari indi genoside dusaba amahanga kwemeza, nk’uko byasabwe na Mapping Report. Ariko ikidushishikaje si intambara y’imibare y’abapfuye n’amazina byitwa, jenocidi yaduhekuye twese. Abahutu nibumva akababaro k’abatutsi, abatutsi nabo bakumva akababaro k’abahutu, nibwo tuzashobora gufatanya kujegeza buriya butegetsi bw’igitugu. Duharanire kuba abayobozi b’abanyarwanda bose, ubwoko ubwo ari bwo bwose, akarere ako ariko kose.

7. Yibukije ko FDU-Inkingi yahisemo inzira ya politiki n’amahoro kugira ngo ihindure imitegekere y’igihugu. Turacyafite ikivi cya politiki tugomba gusoza mbere yo gutekereza izindi nzira. N’ubwo bitatubuza gutekereza izindi nzira , igihe byazaba bibaye ngombwa.

8. Ku byerekeye gufatanya n’andi mashyaka, hibukijwe ko FDU-Inkingi yiyemeje gusenyera umugozi umwe n’andi mashyaka. Ubwo bufatanye bugashingira kuri programu n’ibikorwa byumvikanyweho. Gusa ntawategereza, cyagwa ngo atekereze ko amashyaka yose ariho abanza kwishyira hamwe ngo hagire igikorwa.

Iryo jambo mushobora kurisanga kurisanga hano

Nyuma y’aho abahagarariye amashyaka bahawe ijambo, bose bahuriza mu gushima intambwe ya demokarasi yagezweho, kandi bishimira ko ubufatanye bw’amashyaka bugenda butera imbere.

Hakurikiyeho umwanya w’ibibazo. Abari mu nama bagarutse ku kibazo cy’amacakubiri yakomeje kugaragara muri FDU. Iki kibazo cyarangijwe no gushyiraho amategeko agenga imikorere y’ishyaka n’imyitwarire y’abarwanashyaka. Abavuye mw’ishyaka nabo, nibisubiraho bagahindura imyitwarire, amarembo arafunguye.

Ikindi kibazo kijyanye n’iki, ni icyo guhindura izina kubera abiyitirira FDU. Hasobanuwe ko inzego z’ishyaka zakiganiyeho, zigasanga atari ngombwa; ntabwo umuntu wari mu nzego z’ishyaka azajya arivamo ngo nakomeza kwiyitirira ishyaka bibe intandaro yo guhindura izina. Abarwanashyaka bamaze guhumuka, ntibacyitiranya ururo n’urumamfu.

Abarwanashyaka kandi basobanuriwe ko abarwanashyaka ba FDU babishoboye bitabiriye imyigaragambyo yo kwamagana uruzinduko rwa Prezida Kagame i London mu ntagiriro z’icyumweru kirangiye. Komite Nyobozi y’ishyaka FDU-Inkingi ikaba yari ihagarariwe n’umuvugizi waryo, umurwanashyaka Justin Bahunga.

Inama yatangiye saa 15h irangira saa 18h30.

Bikorewe i Brusseli kuwa 26/10/2014
Komiseri Ushinzwe itangazamakuru
Ndereyehe Karoli.

FDU-meeting.25-10-2014

Amafoto y’inama mushobora kuyasanga hano

MU RWANDA HARI AMASHYAKA ABIRI GUSA

$
0
0

Iyo mvuga mu Rwanda, mba nvuga mu Rwanda rw’i Kigali no mu Rwanda rwo hanze. Iyi nyandiko ndayandikira kugira ngo nerekane ko uruhuri rw’amashyaka ya Polikiki ariho kurubu mu Rwanda, amenshi mubyukuri atari amashyaka. Ayo mashyaka yose, twe tuyakuramo amashyaka nyayo abiri gusa, usibye ko hari n’irindi shyaka rya gatatu ririmo kuvuka, tuza kuza kuvugaho muri iyi nyandiko.

Uko amashyaka mu Rwanda ameze ubungubu bijya gusa nuko byari bimeze muli za 59 mirongo 60.

Muli 59 mirongo 60 byari bimeze bite?

Nibyo koko ngo amateka (histoire) agenda y’isubiramo. Amashyaka agitangira mu Rwanda muli za 59, mirongo 60; havutse uruhuri rw’amashyaka, ariko mubyukuri amashyaka nyayo yari ane: Parmehutu, Aprosoma, Unar(Lunari) na Rader (1).

Dore uruhuli rw’udushyaka twaliho icyo gihe:

  1. ABAKI: Alliance des Bakiga
  2. ABESC : Association des Bahutu evuluant pour la suppression des castes
  3. ACR : Association des Cultivateurs du Rwanda
  4. APADEC : Association du Parti Democrate Chretien
  5. APROCOMIN : Association des Commerçants Indigenes
  6. AREDETWA : Association pour le Relevement Democratique des Batwa
  7. ARUCO : Alliance du Ruanda – Urundi et du Congo
  8. ASSERU : Association des Eleveurs du Rwanda
  9. MOMOR: Mouvement Monarchiste Rwandais
  10. MUR : Parti Monarchiste Progressiste
  11. PSCR : Parti Social Chretien du Rwanda
  12. UAARU : Union des Aborozi Africains du Rwanda
  13. UMAR : Union des Masses Rwandaises
  14. UNAFREUROP: Union Afro-Europeenne
  15. UNINTERCOKI: Union des Interets Communs du Kinyaga

Aprosoma, Rader na Lunari byaje kuva mu kibuga bate?

Aprosoma kubera ko yali ifite ukuguru kumwe muli Parmehutu (kubera guharanira inyungu z’abahutu rubanda nyamwinshi) ukundi kuguru kukaba muli UNAR (kubera ko yashakaga ko ubwami bukomeza kubaho, aliko bufite indi sura); yaratandaraje irashwanyuka.

Aprosoma yaje kwicamo ibice bibiri, bitewe na Gitera washyizeho: Aprosoma Rwanda-Union, mbere gato y’uko amatora y’abadepite na Kamarampaka yo muli 1961 aba. Ikindi kandi Gitera yaje kwifatanya n’abatutsi kuko kuli liste ye y’amatora yarimo n’abatutsi (2). Ntihagire uwunva ko ndikugabanya agaciro ka Nyakubahwa Gitera. Ndi mukuvuga amateka uko byagenze. Gitera ni umwe mubanyarwanda twubaha nanjye nubaha wahatanye kugira ngo urwanda rubone ubwigenge bunibohore ingoma y’ubuhake bw’abatutsi.

Rader yashinzwe n’aba intellectuels b’abatutsi. Ijyaho yarigamije kuba ishyaka ry’aba modérés ririmo abatutsi n’abahutu rigamije gusarangaya ubutegetsi kw’abahutu n’abatutsi. Ibyo ariko ntibyashoboye kugerwaho, kuko abahutu bari bajijutse batizeye ibyo abatutsi bo muli Rader bavugaga.

Amatora yambere mu Rwanda  yabaye kuva taliki 26/6 kugeza 30/7/ 1960. Ayo matora yaragamije gushyiraho abayobozi b’amakomini na ba Konseye mu Rwanda. Dore uko ayo mashyaka yitwaye muri ayo matora:

  • PARMEHUTU yagize 70,4%
  • APROSOMA yagize 7,4%
  • RADER yagize 6,6%
  • PARMEHUTU- APROSOMA  6% (hari aho ayo mashyaka yombi yagiye yishyira hamwe, nko muli territoire ya Shangugu)
  • UNAR 1,7 %
  • Andi mashyaka 7,9 %

Ubugambane bw’Abatutsi na Loni si ubwa none, bwatangiye kera. Ayo matora amaze kuba, Rader na Lunari (Unar) byishize hamwe barayanga. Bohereje intumwa muli Loni, zisaba ko haba amatora ya Kamarampaka. Loni yemeje Kamarampaka yasabiwe n’Abatutsi mucyemezo cyayo cya 1580/XV (3).  Abaturage bagombaga kuvuga nimba bashaka umwami cyangwa Repubulika. Abatutsi bimbwiraga ko Abaturage  bakunze ubwami. Ibiramambu rero amatora ya Kamarampaka bikururiye, abaye; rubanda nyamwinshi yanze ubwami itora Repubulika.

Ibintu iyo ubirebye usanga bishekeje. Nkuko abatutsi bomuli 1960 bibwiraga ko Abanyarwanda rubanda nyamwinshi bakunze ubwami, ni nako Kagame, FPR n’abambari babo bibeshya bibwira ko Abaturage bakunze ubutegetsi bwabo!

Ngarutse kumakendera ya Aprosoma, Lunari na Rader, turasanga ayo mashyaka yaragiye azima nyuma y’amatora y’abadepite na Kamarampaka byabaye taliki ya 25 Nzeli (Septembre) 1961.

Dore uko amatora yo muli 61 yagenze:

  • Parmehutu: 77,7% yegukana abadepite 35
  • Unar: 16,8% yegukana abadepite 7
  • Aprosoma (igice cyasigaye kitari icya Gitera): 3,5% yegukanya abadepite 2
  • Andi mashyaka harimo na Aprosoma-Rwanda-Union ya Gitera: 1,7% nta mudepite babonye
  • Rader: 0,3% nta mudepite babonye

Birunvikana ko nyuma yayo matora Aprosoma ya Gitera na Rader byahise biva murubuga rwa Politiki cyane cyane ko nta mudepite n’umwe byali bafite mu nteko ishinga amategeko.

Amatora ya Kamarampaka yanze ubwami kwijanisha rya 80 (80%).

Kuva muli 1961 kugeza muli 1963 abatutsi bagera kubihumbi magana atatatu (300.000) bari bamaze guhunga bava mugihugu bajya mubihugu bitandukanye bihana imbibi n’u Rwanda.  Ishyaka Lunari riza kuzimangana ritsyo. Amatora yakurikiye ayo muli 1961, yabaye muli 1965, byagaragaye ko Parmehutu yasigaye ariryo shyaka ryonyine riri mu kibuga; kuburyo muri ayo matora Prezida Kayibanda yegukanye 98% y’amatora. Aha bikaba bigaragara ko Demukarasi yari yaratangiye kubangamirwa.

Muli 2014 ibyamashyaka bimeze bite?

Iyo witegereje uko amashyaka ateye muli 2014, hari aho usanga bihuriye no muli za 59 mirongo 60.

Uruhuri rw’amashyaka ruriho ubu, sukuvuga ko hali idéologie politique ayo mashyaka yose afite yihariye. Muli politique yo mu Rwanda, hali idéologies ebyili gusa : iya MDR(Parmehutu) iharanira inyungu z’Abahutu, rubanda nyamwinshi;n’iya Lunari (UNAR) iharanira inyungu z’abatutsi, rubanda nyamuke.

Guharanira inyungu z’abahutu cyangwa guharanira inyungu z’abatutsi byaba bitandukanye (bihabanye) no guharanira demukarasi? Mugihe bikorwa muburyo bugaragara (transparence) kandi utagamije guharanira inyungu zawe ukandamiza inyungu z’abandi, turabona nta cyaha dirimo. Gusa hagomba kubaho za Institutions Politiques zikomeye zirinda amashyaka nkayo gutambikira.

Idéologie ya MDR (Parmehutu), muri iki gihe tubona ko urumuri rwayo ruhemberewe cyane cyane na FDLR. Naho idéologie ya Lunari ikaba yarakomejwe na FPR-Inkotanyi. Ayo rero niyo mashyaka tubona ari mu Rwanda kuko afite idéologie agenderaho yacengejwe mubaturage kuva kera.

Ariko, iyo dusesenguye amashyaka yo mu Rwanda ariho ubungubu, tubona hari indi nzira ya gatatu iriho igaragara. Iyo nzira tubona irangajwe imbere n’ishyaka rya RNC. RNC kimwe na RADER yakera ni ishyaka des élites, des intellectuels, des modérés, rihuriwemo n’abatutsi n’abahutu. Ni ishyaka rifite ibitekerezo byiza, ariko si ishyaka de masse nka MDR cyangwa FPR. RNC iracyafite inzira ndende kugira ngo igere kurugero rw’ishyaka rya rubanda (parti de masse).

Amashyaka ariho kurubu ushobora kugenda uyashyira muri izo catégories eshatu z’amashyaka.

Amashyaka tubona ali muli mouvance ya MDR Parmehutu ni nka: FDLR, PS-Imberakuri, FDU Inkingi, Parti Ishema, etc.

Amashyaka tubona ali muli mouvance ya FPR-Inkotanyi: ni utwo dushyaka twose dushamikiye kuli FPR cyangwa FPR igenda ishyirishaho kugira ngo iyobye uburari ko mu Rwanda hariho amashyaka menshi.

Amashyaka ali muli mouvance ya RNC ni nka: Parti Amahoro, PDR Ihumure, RDI Rwanda Rwiza, etc.

MDR ntitukibeshye ngo yarazimye. Urumuru rwa Demukarasi ruracyagurumana mumitima y’abanyarwanda benshi. MDR ni ishyaka populaire de masse, ntimuzatungurwe mubonye MDR yongeye kuzuka no kugera kubutegetsi.

Iyo FPR irwanya FDLR nti hakagire uwibeshya ngo FPR irarwanya FDLR. FPR iba irwanya idéologie ya MDR Parmehutu. Kandi irayizi, izi icyo yakoreye uwayibyaye aliwe Lunari (UNAR) muli 1959-1960. Turahamya ko habaye amatora adafifitse mu Rwanda uyu munsi, MDR ishobora gutsinda amatora. MDR iracyari mu maraso y’abanyarwanda benshi, ntabwo irazima.

MDR ni ishyaka abahutu benshi bibonamo. Ni ishyaka rifite histoire, ni ishyaka ryabohoye Abahutu kungoyi yagihake y’Abatutsi. Nubwo yaje gusa niyoyotse nyuma ya Coup d’État yo muli 1973, yaje kuzuka muli 1991, izukana ingufu nyinshi ubwo amashyaka menshi yemerwaga mu Rwanda. Yaje kugenda izima buhoro buhoro ubwo FPR yafataga ubutegetsi muli 1994 kugeza ubwo ikuweho n’itegeko rya Leta ya FPR muli 2003. Ntagushidikanya ko urubuga rw’amashyaka nirwongera gufunguka mu Rwanda, MDR izongera ikazuka, ikanazukana ingufu nyinshi kuburyo izatsinda amatora ikongera ikayobora igihugu.

Revolution yo muli 1959 ntabwo yarangiye. Yaratokowe. Ikeneye gutokorwa, hakajyaho ubutegetsi abanyarwanda bose bahuriyeho kandi bibonamo. Ariko nanone rero, muli iki kinyejyana tugezemo, ntabwo idéologie yagombye kugendera kubwoko, cyangwa kukarere.

Umwanzuro

Iyi nyandiko nyanditse nzi ko ishobora gukurura impaka nyinshi. Ibi ni ibitekerezo byanjye kugiti cyanjye. Mushobora kubyemera cyangwa ntimubyemere. Amashyaka afite uburenganzira bwo kunvuguruza, bavuga ko batari muli catégorie iyi n’iyi nabashyizemo.

Jotham Rwamiheto

Montréal, Canada

Impirimbanyi ya Demukarasi: Imbunda yanjye ni ikaramu, amasasu yanjye ni ibitekerezo. 

__________________________

Ibyungiriza inyandiko

 

  1. Parmehutu : Parti du Mouvement pour l’émancipation des Hutus ; Unar : Union Nationale Rwandaise ; Rader : Rassemblement Démocratique Républicain ; Aprosoma : Association pour la Promotion de la Masse.
  2. Philip Reytjens, Extrait du livre : Pouvoir et Droit au Rwanda. Droit public et Evolution Politique, 1916-1973 (Tervuren, Koninklijk Museum voor Midden Afrika, 1985: pp.297304) (http://www.olny.nl/RWANDA/Archives/Dossier_Premiere_Republique/F_Reyntjens_Elections_Legislatives_Referendum.html )
  3. Résolution des Nations Unis du 20 décembre 1960: 1580/XV (http://www.un.org/french/documents/view_doc.asp?symbol=A/RES/1580%28XV%29&Lang=F )

INKURU Y’IKAZE IWACU NA RUSHYASHYA NGO GEN. MUPENZI WA CFCR-IMVEJURU YAFATIWE MURI UGANDA NI IMPIMBANO

$
0
0

1. Ubuyobozi bukuru bw’Umutwe w’Ingabo zo kubohoza u Rwanda zitwa CFCR-IMVEJURU buramenyesha abakunzi ba CFCR-IMVEJURU,  abasomyi n’abanditsi bo ku mbuga no mu binyamakuru n’abandi bose ko inkuru yakwijwe n’ibinyamakuru IKAZE IWACU na RUSHYASHYA ngo Umugaba Mukuru w’Ingabo CFCR-IMVEJURU Lt General Mupenzi Jean de la Paix yaba yarafashwe na leta ya Uganda ari ikinyoma cyambaye ubusa. Lt General Dr. Mupenzi ntiyigeze akandagiza ikirenge mu gihugu cya Uganda kuva mu mezi ashize kugeza uyu munsi. Iriya nkuru ya biriya binyamakuru byombi ni impimbano isa nanone n’iyo ikinyamakuru IKAZE kigeze kwandika ngo Gen. Mupenzi leta ya Zambia yaramufashe imwohereza i Kigali ku ngufu kandi ibyo bitarigeze bibaho. None ngo ni Uganda igiye kumwoherezayo!! Zambia se yamwohereje he noneho! Ntimwatubwira! Mupenzi uwo ari mo abantu bangahe ku buryo umwe yaba yaroherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Zambia undi akaba afatirwa muri Uganda!!

2. Umunyamakuru w’ikinyamakuru Rushyashya gikorera FPR witwa Cyiza Davidson ni we wahimbye iyi nkuru kuko Rushyashya ari yo yayisohoye mbere noneho IKAZE IWACU nabo bakayisamira hejuru. Icyo bose bagamije akaba ari ukuduteranya twebwe CFCR-IMVEJURU n’igihugu cya Uganda ngo dukorana na ADF kandi atari byo.Twe tuzi neza ko igihugu cya Uganda nacyo kizi neza ko tudakorana na ADF kandi ko Umugaba Mukuru w’Iganbo zacu CFCR-IMVEJURU atigeze habe na rimwe akorana na ADF. Abagamije rero gukurura amakimbirane hagati yacu na Uganda bamenye ko bata igihe.Uwo dufitanye ikibazo ni Kagame na FPR ye bamaze abantu mu Rwanda babica. Ingabo CFCR-IMVEJURU ni ingabo zigizwe n’abanyarwanda b’amoko yose zigamije kubohora u Rwanda n’abanyarwanda bose zikabakura ku ngoyi y’urupfu rw’agafuni n’akandoyi ka Kagame, RPF na RDF.

3. Turasaba abanyarwanda aho bari hose haba mu mahanga haba mu Rwanda, gukomeza gushyigikira ingabo CFCR-IMVEJURU mu mugambi wazo wo gukura u Rwanda n’abanyarwanda mu nzara za Kagame n’agatsiko ke kibumbiye muri FPR. Nkuko twabishyize ahagaragara mw’itangazo ryacu ryo kw’italiki ya 17/01/2014, turi ingabo zigizwe n’abanyarwanda b’amoko yose n’uturere twose tw’igihugu. Tugamije kubohoza u Rwanda kugirango rube mugongo mugari uheka abana barwo bose, bafite ijambo buri wese ringana n’iry’undi, ntawe uherekeje undi, ntawe ugaragiye undi, ntawaje kuvumba

gasana

Dr. Gasana Anastase,

Chairman wa CFCR-IMVEJURU,

Ingabo zigamije kubohora u Rwanda n’abanyarwanda ku ngoyi y’akandoyi ka Kagame na FPR ye


Isubukurwa ry’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana, abatangabuhamya 2 bashya ni bande?

$
0
0

Umucamanza w’Umufaransa ukora amaperereza ku byaha by’iterabwoba, Marc Trevidic, agiye gusubukura iperereza yari yaravuze ko yarangije ku iraswa ry’indege y’uwari umukuru w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana.

Hari hashize amezi make Marc Trevidic n’umucamanza bafatanije, Natalie Poux, barangije iryo perereza.

Icyari kirindiriwe ubungubu kwari kumenya niba hari kuzaba urubanza cyangwa ntirube, rw’abakekwa kuba inyuma y’ihanurwa ry’iyo ndege.

Naho umucamanza Trevici atamenyesheje impamvu z’iryo subukurwa, hari abibaza ko yaba afite amakuru mashya. Byatangiye kuvugwa ko haba hari abandi batangabuhamya 2 biyemeje gutanga ubuhamya, amakuru atangazwa na Radio y’abafaransa RFI aravuga ariko ko muri abo batangabuhamya nta Gen Kayumba Nyyamwasa urimo.

Ku ruhande rw’abahagarariye imiryango y’abaguye mu ndege ngo ntabwo aribo batanze abo batangabuhamya, naho ababuranira uruhande rwa Leta ya Perezida Kagame bo baravuga ko ibi ntacyo bivuze ko bazogera bagasaba ko abo baburanira bagirwa abere nk’uko bari babigenje mbere.

Amakuru ahwihwiswa atarabonerwa gihamya gifatika aravuga ko Leta y’u Rwanda yaba yakoresheje undi muvuno wo gusubiza i rudubi ibijyanye n’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana ku buryo ubu ngo abo batangabuhamya bashya 2 n’ubwo batavuzwe amazina bashobora kuba ari ba jenerali Marcel Gatsinzi na Paul Rwarakabije bahoze mu ngabo z’u Rwanda (FAR).

Ubwanditsi

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

Ibaruwa Bernardin Ndashimye yandikiye Kagame amugereranya na Habyalimana

$
0
0

Bwana Bernardin Ndashimye yanditse ibarwa ngo igenewe Perezida Kagame ku munsi w’amavuko ye ayicishije ku rubuga rw’intore, ariko yahise yifatirwa ku gahanga n’intore bagenzi be nkeka ko bateye nka ba basore bari kumwe n’umwami w’abidishyi uruhu rwamukanyaga aho kumutabara bakamwogeza basubiramo ibyo avuze!

Ikindi gitangaje kuri iyi nkuru n’uko isa neza neza n’iyanditswe na Bwana Placide Muhigana mu rurimi rw’igifaransa.

Ese mama uwiganye undi ni inde?

Tugarutse kuri Bwana Ndashimye koko uretse kuba umwidishyi buriya abona Perezida Kagame nta munkanyari n’umwe afite? Ngo harya ngo Perezida Kagame ntajya mu by’isi akora nk’umunyakiraka? Guceza kurenze kurara mu ihoteli y’amadolari ibihumbi 20 ni ukuhe?

Ibindi mwisomere hano hasi uko Bwana Ndashimye yari aguye mu ruzi arwita ikiziba:

Nyakubahwa,

Kuri uyu munsi wujuje imyaka 57 ari nayo Habyarimana wigeze kuyobora u Rwanda yapfuye afite.

Iyi myaka uyujuje umaze indi 20 irengaho amezi 4 ufite ijambo n’uruhare runini mu bikorwa mu gihugu cyawe. Iyi myaka na Habyarimana yayujuje amaze imyaka  20 irengaho amezi 9 afite uruhare n’ijambo mu  bikorerwa mu gihugu cye.

Kukugereranya nawe byaba ari ukugupfobya . Ariko guhera kuri ibi mvuze haruguru ngasaba ko tugira ibyo tuzirikana si ugukungura:

1. Twibuke ko iyi myaka Habyarimana yayigize uretse imyak 4 y’intambara  ubundi nta nkomyi na nto yagize mu kuyobora u Rwanda maze dushimire Imana ko mu ntambara z’inkundura, mu ngorane zitabaze, mu mitego ya buri munsi watuyoboye ukaba ushobora kwerekana ikivi gikubye amagana ibyari byarakozwe. Ushimire natwe tugufashe gushimira Imana ko kuri uyu munsi ko igihe yaguhaye wagihaye igihugu cyawe .Ntiwakimaze uceza. Ntiwakimaze utaramirwa. Ntiwakimaze wiruka mu by’isi wakimaze ukora nk’umunyakiraka.

2. Kuri iyi myaka Habyarimana yari umusaza uhirita. Kuri iyi myaka Kagame wacu ni umusore usimbuka busata. N’amajoro arara nta munkanyari yamuteye. Shima Imana natwe tugufashe ko iyo nema ibonwa na bake yo kudasaza bwangu Imana yayiguhaye.

3. Kuyobora u Rwanda  bisaba kwigengesera, bisaba kwihangana, bisaba kubabarira, bisaba guhumiriza kandi nyamara bikarenga bigasaba kudahumbya.”

“Ubu ikintu kigezweho ni Gasinzi! Nari nzi ko ndajya mvuga ngo Jenerali Gasinzi.”: Ministre Joe Habineza

$
0
0

Minisitiri w’umuco na Siporo Joseph Habineza asanga amabwiriza mashya y’imyandikire y’Ikinyarwanda ashobora guhinduka kuko ngo abasinya ngo ajyeho ari bo basinyura ngo aveho.

Ibi yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru cyari cyateguwe n’inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco ngo batangarize ku mugaragaro ko ayo mabwiriza atangiye gukurikizwa.

Habineza yakomeje avuga ko iki kiganiro cyabaye uyu munsi kitari gikwiye kuba cyabaye, ahubwo ko cyakagombye kuba cyarabaye mbere aya mabwiriza atarasohoka mu igazeti ya Leta. Ati “Njye sinjya njya mu bintu bya “ngo turwane” iyo ikintu kitagenda ntikiba kigenda.”

Nk’uko bigaragara mu igazeti ya leta yo kuya 13 Ukwakira 2014, aya mabwiriza arimo impinduka nyinshi ariko zahise zamaganwa n’abanyarwanda baba abo mu Rwanda n’abatuye hanze y’igihugu.

Mu gusa n’utemeranya n’ibyo inteko y’ururimi n’umuco yakoze, Minisitiri yagize ati ” nabonye za twitter nyinshi, zirantangaza. Ubu ikintu kigezweho ni Gasinzi! Nari nzi ko ndajya mvuga ngo Jenerali Gasinzi.”

Minisitiri yavuze ko we ubwe yahamagawe, akanandikirwa n’abandi benshi banenga ayo mabwiriza kandi ngo we akaba yumva nta mpamvu yo kuzana ibintu bibuza abanyarwanda ituze. Ati “Muri Amerika barampamagaye, Japan barampamagaye. Birerekana ko abanyarwanda bakunze ururimi rwabo.”

Habineza yakomeje agira ati “icyangombwa rero ni uko turusigasira [ururimi rwacu] aho rufite intege nke tukaruteza imbere, aho rufite intege nyinshi tukarugumisha uko rumeze! Ubuzima bugakomeza.”

Habineza yavuze ko yari yahangayikishijwe n’aya mabwiriza ndetse ngo yari yamuteye impungenge nyinshi. Ati ” gusa ibi byanyeretse ko mu Rwanda hari Demokarasi. Kubera ko ukuntu nabonye abanyarwanda bahagurutse bakanenga,bakavuga kuri aya mabwiriza byanyeretse ko hari demokarasi.”

Minisitiri yabwiye iyi nteko ko ibyo yakoze bitanyuze Abanyarwanda, ati, “mwagaragaye nyine! Mwasohotse murabyina. Mwagaragaye nyine.”

Minisitiri Habineza Joseph yanenze abatangiye kuririra kuri izi mpinduka bagatangira kuvuga ko ariya mabwiriza mashya yateguwe n’agatsiko.

Yavuze ko impinduka zibaho kandi ko zitakirwa neza. Ati ” hari umuntu wambwiye ngo twakoze Coup d’Etat, ndavuga nti Coup d’Etat y’iki? Ururimi ngo mwaruvanyeho! Reka ururimi ntirushobora kuvaho.”

Niyomugabo Cyprien, umuyobozi w’inteko y’ururimi n’umuco, nawe yemeye ko bagombye kujya babanza kuganiriza abanyarwanda ku mpinduka zaba.

Gusa Niyomugabo yavuze ko izi mpinduka zishingiye ku bushakashatsi bwatangijwe muri 2002 kandi ko hifashishijwe inzobere mu rurimi.

Yavuze kandi ko impamvu y’izi mpinduka ari uko ngo ikinyarwanda gisanzweho cyatangiye kwandikwa n’abazungu nka Musenyeri Classe, bityo ngo igitunganyijwe n’Abanyarwanda ubwabo kikaba ari cyo gikenewe.

Source: izuba rirashe

Icyo ntekereza ku mabwiriza mashya agenga imyandikire y’ikinyarwanda yashyizwe ahagaragara tariki ya 8/10/2014

$
0
0

Eugène Shimamungu

Docteur en Sciences du Langage

(Univ. Paris-Sorbonne)

Grammairien et lexicographe[1]

(Ndabanza nisegure : nta mabwiriza mu myandikire y’ikinyarwanda ngendera ho byanze bikunze, kuko hari byinshi nenga amabwiriza yagiye akurikirana, ni na byo mugiye kubona muri iyi nyandiko).

Nta rurimi rwandikwa uko ruvugwa. Mu kumvikanisha ibivugwa, imyandikire y’ururimi igerageza gushushanya imivugire yarwo ihereye ku majwi yumvikana (phonologie), imiterere y’ururimi (morphologie), n’inkomoko y’amagambo (étymologie). Wanditse ukurikije amajwi gusa hari aho wasanga amagambo amwe n’amwe nta cyo avuze.

Dukunze kwibagirwa cyane ko imyandikire y’ururimi ari amategeko atuma ururimi rwumvikana. Ni nk’amategeko y’umuhanda : ushobora gushyira icyapa kidasobanutse ahantu hatabugenewe kigatera impanuka aho kuzikumira. Abashyira ho amabwiriza bagomba kandi kwirinda guhindagura hato na hato imyandikire y’ikinyarwanda, kuko uko bayihindagura ari ko nako bateza urujijo. Amabwiriza uko agenda ahinduka agomba kutworohereza ndetse akadufasha no kugabanya ibimenyetso bikoreshwa kugira ngo twumvikane.

Uko ikinyarwanda cyagiye cyandikwa guhera mu ntangiriro y’ikinyejana cya 20, abahanga bagerageje kucyandika nk’uko kivugwa, batitaye ku miterere yacyo cyangwa ku nkomoko y’amagambo yacyo. Ibyo kwita ku miterere y’ururimi, n’inkomoko y’amagambo, byagiye biza buhororo buhoro mu masesengura y’ikibonezamvugo nk’aya Lawurenti Nkongoli cg Alegisi Kagame. Nkongoli na Kagame bageze aho baneshwa n’abanyeshuri bakurikira cyane ibyo André Coupez yigishije, bigamije kwandika ikinyarwanda nk’uko kivugwa. Ubu ngubu nibo baganje.

Mu by’ukuri kwandika ururimi uko ruvugwa ni yo nzira yoroshye ituma ikinyarwanda gisomeka, ariko ntibyoroha buri gihe kumenya icyo ijambo risobanura cyangwa aho rituruka uhereye ku buryo ryanditse. Iyo myandikire na yo hari ubwo itera ikibazo iyo bamwe bashatse kongera ho amasaku n’ubutinde bw’inyajwi kugirango bagere ku ntego yo kwandika ururimi uko ruvugwa, bakibagirwa ko kongera ibimenyetso biruhanya mu kwandika ururimi kandi bigatwara igihe n’amafaranga mu kwandika cyangwa mw’icapisha. Ihindura ry’imyandikire myiza y’ururimi ryagombye kuzigama ibimenyetso, igakoresha bike kandi byumvikana. Nta kwibagirwa ko icyangombwa cy’imyandikire myiza ari ukumvikana, atari ugutondekanya akarasisi k’ibimenyetso ngo urandika ururimi uko warwumvise.

Ibyiza muri ayo mabwiriza :

Amabwiriza yagiye ho tariki ya 8/10/14 (igazeti ya leta yo kuya 13 Ukwakira 2014)hari mo icyiza umuntu yayakundira :

  1. kuba yarahamije ko inyandiko ya gihanga (amasaku n’ubutinde bw’inyajwi) bihama mu mashuri n’ubushakashatsi, ntibikoreshwe mu nyandiko zigenewe rusange (ingingo ya 42).
  2. Kuvana ho inyuguti « l » (ingingo ya 6) igasimburwa na « r » ahantu hose usibye mu mazina bwite isanzwe ikoreshwa mo, n’andi adakomoka mu kinyarwanda.
  3. Kuba yarahamije ko ibihekane bya « kwo », « kwu » (ingingo ya 11), bisimburwa na « ko », « ku ».

Aho ibibazo biri :

  1. Kuvana ho ibihekane « nc », « ncw » (ingingo ya 10, 13) : tuzajya twandika gute « incarwatsi » ? Ko nta gisubizo cyatanzwe kandi urwo rugero rwari mu mabwiriza ya Nsekalije yo muri 1985. Tuzandika se « insharwatsi » ? Nta bwo bihwitse nta n’icyo bivuze. Tuvuga « guca », ntabwo tuvuga « gusha » ! Tuzajya twandika dute « ncweze » (rituruka ku nshinga « gucweza »), tuzajya twandika « nshweze » ? (ijambo « gushweza » nta riba ho). Nta cyo bivuze, nta n’uwamenya iyo rituruka ryanditswe rityo. Ni bya bindi byo kuvuga ngo « ibyandikwa kimwe bivugwa kimwe » ! Ibi nta myandikire y’ururimi na rumwe ibikurikiza.
  2. Ikibazo gituruka mu kuvana ho igihekane « cy » imbere ya « e » na « i » (ingingo ya 12). Hari ingorane nyinshi yo gutandukanya amagambo no kumenya kuyashyira mu bwinshi cg mu buke. Twari dusanzwe twandika « icyibo » none bashyize ho ngo twandike « ikibo ». None ubwinshi buzaba « ibibo » cg « ibyibo » ? Wanditse uti « nta kibyara nk’intare n’ingwe » tuzabitandukanya dute na « nta cyibyara nk’intare n’ingwe » ? Ikindi kibazo ni amagambo akatwa. Nabonye bandika « ikinyabumwe cy’imiterere », cg se « igice cy’interuro » muri ayo mabwiriza yabo, barangiza bakaduhatira kwandika « ikibabi k’igiti », tuzafata ibihe tureke ibihe ? Cg « akababi k’igiti » [k] kazatundukana gate mu mivugire n’ « ikibabi k’igiti » [ky] ? Ikibabaje muri ibyo ni uko ayo mabwiriza mashya atita ku mvugo zihariye mu turere. Nko mu majyaruguru bivugira « icibo », ni wandika « ikibo », « k » yumvikana nka [k] nyine ntabwo ari [ky]. Twagombye kubanza kureba hirya no hino ibivugwa mu kinyarwanda mbere yo guhita mo imyandikire iboneye.
  3. Ikibazo gituruka mu kuvana ho igihekane « jy » imbere ya « e » na « i » kigasimburwa n’ingombawi « g » (ingingo ya 12). Ngo kuko iyo ngombajwi yumvikana nka [gy] muri « ge » cg « gi » kimwe n’icyo gihekane « jy ». Nabonye umwe mu bahanga aduhatira kwemera iyo mpinduka. None se « umujyi » abantu batuye mo (bajya mo), uzatandukanira he n’« umugi » w’inda. Mbwira uti hari amagambo menshi asa mu kinyarwanda atavuga kimwe. None se twongere ho andi, ngo ni ukorohereza abatavuga ikinyarwanda cg abo cyananiye ? Urongera uti ikinyazina ngenga gisanzwe cyandikwa « njye » mw’isesengura cyifashe gitya |(n)gi-e| ari byo bitanga |(n)gy-e|. Ibi ndabikwemereye. Aho ntemeranya nawe, ni uko uvuga ngo iyo « i » cg « y » igomba kuzimira noneho tukandika « nge » cg « ge ». Kubera iki ufashe iyo ubusamo, uribwira ko iyo « i » cg « y » uzimiza ntacyo ivuze ? Kubera iki se noneho utayizimiza muri ubwo bufindo bwawe (bwahimbwe na André Coupez) noneho tukajya twivugira « kuga » aho kuvuga « kujya » ? Ibiri amambu reka twiyandikire « kugya », « ngye » bigire icyo bivuga, aho kwandika « nge », cg « ngewe ». Aha na none wibagiwe ya mvugo yo mu majyaruguru bavuga « nje », « njewe » birinda gushyomoka ! Ngira ngo urumva imyandikire « njye » aho ituruka.
  4. Ingaruka zo kuvana ho igihekane « nts » kigasimburwa na « ns ». « Gusinda » no « gutsinda » bizatandukana gute, ko mw’intondagura hari aho bitazashoboka. Wanditse uti « nsinze ibitego » na « nsinze inzoga » uzabwirwa n’iki ko « nsinze ibitego » bitatewe n’ibyishimo umuntu yagize byo gushyira mo ibitego byinshi bikaba nko « gusinda inzoga ». Ariko wanditse uti « Ntsinze ibitego » byumvikana kurusha ho.
  5. Imyandikire ya gihanga : biratangaje kubona aya mabwiriza akomeza kubwira abantu ngo bandike isaku nyejuru bakoresheje agatemeri kandi tuzi ko hari ikimenyetso cyabugenewe cyo kwandika isaku nyejuru ari cyo (´) ku nyajwi iyo ari yo yose kuri mudasobwa iyo ariyo yose, ushyize mo inyuguti zandika icyespanyoli.
  6. Inshinga mburabuzi « ni ». Iri jambo aho ryandikwa hose riba riri ukwaryo, ni na byo amabwiriza agiye ho vuba avuga. Ikibazo aho kiri ni ukudashaka kuribona no muri « ni » y’integanyo cg « ni » itegeka. Mu by’ukuri ni ijambo rimwe ritandukanywa n’isaku nyejuru mu nteruro iteganya cg itegeka. Na ryo ryagombye kwandika ritandukanye n’inshinga gutya : ni byo, ni mugenda, ni mugende. Nk’uko bigaragara, iryo jambo rifite icyo rivuga ryihariye ritandukanye n’inshinga irikurikiye. Kubifatanya rero si byo.
  7. Ikibazo cyo gufatanya inshinga n’utujambo twihariye tubanziriza cg tuyikurikira ni ukuyiremereza cyane kuko ubwayo ni ijambo nteruro ishobora gukomatanya ibintu byinshi. Ibyiza rero ni ukuyiruhura tuvana ho ibitagombye kuyiba mo, kuko bitera n’urujijo mu myandikire. Ibyo mvuze birareba akajambo « ni », uko maze kugasobanura, bikareba na none ibinyazina ndangahantu « mo », « ho », « yo », ndetse n’ikinyazina ndakuntu « ko ». Nta cyo bipfana n’inshinga, nta mpamvu byagombye kumatana.
  8. Impakanyi « nta » : kuki hamwe yakwandika ukwayo itandukanye imbere y’izina, ikinyazina ikagomba kumatana n’ingirwazina ? [izina rikozwe riturutse ku nshinga ariko ntiribuzwe gutondagurwa]. Reba nawe : « nta we mbona », « muri iri shuri ntabatsinzwe ». Ni iki gituma hamwe ifatanye n’ijambo riyikurikira, ahandi ikandikwa gatozi ? Uru ni urujijo aya mabwiriza ashyiriye ho ubwende.

Ikibazo kititawe ho

  • Imyandikire y’ibihekane « mf » na « mv » : nta mpamvu n’imwe isobanura ukuntu bashyiraho « m » aho gushyira ho « n », kuko icyo gihekane gikunze kuboneka mu miteranyirize y’indanganteko -n- n’inyuguti itangira umuzi -f- cyangwa -v-. Twagombye kwandika -nf- cg -nv- ukurikije imivugire y’inyuguti -f- na -v- z’inyamwinyo, zikaba zijyana n’inyamenyo -n- aho kuba hamwe n’inyamunwa -m-.

Umwanzuro

Muri aya mabwiriza baratubwira ko afite inzibacyuho y’imyaka ibiri. Ni ingirwamushinga, cyangwa ni umwitangirizwa wo kuduha igihe cyo kuyamenyera ? Hagati aho amakosa azaba ari ayahe, kwandika neza ikinyarwanda bizaba byitwa gukurikiza iki ? Kuki ingingo ya 44 itanga inzibacyuho, ivuguruzwa n’ingingo ya 45 ivuga ko ayo mabwiriza agomba guhita akurikizwa ? Ibi nabyo ni urujijo.

 

[1] A publié : 1990, Systématique verbo-temporelle du kinyarwanda, Lille, URA 1030 CNRS-ENSAM ; 1998, Le kinyarwanda, initiation à une langue bantu, Paris, L’Harmattan ; et plusieurs articles dans des revues spécialisées.

 

Inzira yo kuvugisha ukuri muri politiki ni ndende ariko irakenewe

$
0
0

Iyi nyandiko igamije kusubiza Placide Uwizeyimana, umuyoboke wa RDI-Rwanda Rwiza n’umunyamakuru witwa Cyiza Davidson wo muri Rushyashya kubyo banditse biri kuri internet bijyanjye n’inyandiko yatangajwe taliki 23/10/14 mur’iki kinyamakuru nari nise nti: Faustin Twagiramungu: abamuzi tumubwize ukuri mugufasha abanyarwanda. Nyuma yo kuyitangaza nari nasanze ataringombwa ko ngira icyo nandika kubayigaye kubera ko bose nasangaga badahakana ukuri kuyivugwamo nihagariyeho, ahubwo bakivugira cyane cyane ibindi banyitirira kandi ntanditse.

Ndagirango kandi byumvikane k’uwariwe wese usoma inyandiko zanjye ko ibitekerezo biba bizikubiyebo biba buri gihe ari ibyanjye, ntawundi, yaba umuntu ku giti cye cyangwa ishyirahamwe, yewe n’umuryango wa politiki uwariwo wose bibabivugira. Habaye hari wenda abandi batekereza nkanjye ntabwo arinjye byakwitirirwa. Sinjya inama nabo mbere yo kwandika icyo ntekereza ku kibazo iki n’iki. Ndakekako ari uburenganzira bwanjye ndetse n’ubwa buri wese bwagobye kubahirizwa, ntawumva ko abangamiwe, kuko hari byinshi byaramirwa mu kugenza gutyo. Birazwiko abantu benshi hari ibyo dutekereza kimwe, ariko uburyo tumenyekanisha cyangwa tuzinzika ibitekerezo byacu bugatandukana kubera impamvu zinyuranye.

Reka ntangire ngira nti kutavuguruza ibinyoma ubibona, kandi kubyihorera hari icyo byangiza, atari ubutwari. Kutavuguruza ikinyoma ni ukugiha intebe. Iyo kiyimazeyo igihe, kenshi na kenshi gihinduka cyangwa gifatwa nk’ukuri. Ibyari bisanzwe ari ukuri bikibagirana, wenda ndetse byatungutswa bikamaganwa n’ababandi bimitse ikinyoma. Tutagiye kure, muzirikane uko amarorerwa yabaye mu Rwanda kuva muri 1990 avugwaho n’ubutegetsi bwa Kigali. Ibinyoma n’ukuri byabwo mu kubitandukanya bikenera abahanga, kuberako ikinyoma cyimitswe hagamijwe inyungu buriya butegetsi bubifitemo. Ibinyoma byacengejwe mu mitwe cyane cyane y’urubyiruko nyarwanda bikazagora kubiruvanamo ubwo ukuri kuzaba kumaze kuganza.

Iyi nyandiko iri no mu rwego rwo gushishikariza abandi bose bifuza kujya batangaza ibitekerezo byabo ku bintu n’ibindi, cyane cyane bireba igihugu cyacu, kuko ibi biri mu buryo abantu batera imbere mu mitekerereze n’imigirire, ndetse bakanatuma ibintu bihinduka. Ntatinze rero reka ngaruke ku ngingo remezo y’iyi nyandiko, mbanzirize kubyo Placide Uwizeyimana yanditse. Aragira ati: “…(Ambrose) arashaka ko Faustin Twagiramungu, umuyobozi w’impuzamashyaka CPC akaba na prezida wa RDI-Rwanda Rwiza areka gukora politiki!…” Agakomeza agira ati: “Bishoboka bite ko umuntu wiyita umunyapolitiki ajya kubwira undi munyapolitiki wo mu rindi shyaka ngo nahagarare k’ubuyobozi bw’amashyaka yashinze?” Hari n’ahandi avuga ati: ”Kandi nimba ashaka kuzamukira kuri Twagiramungu ngo akunde amenyekane nabyo yabivuga kumugaragaro.”

Mbanze nkosore Placide. Siniyita umunyapolitiki, niwe ubinyita. Wenda muri kiriya gihe cya mbere ya 94 yashoboraga kubinyita kuko ntari umuyoboke gusa w’ishyaka MDR nkuko nabyanditse. Kuba umuyoboke w’ishyaka iri niri ntibihindura uwo muyoboke umunyapolitiki. Muri rusange, byarigushimisha iyo Placide asoma neza inyandiko yanjye akerekana kubiyivugwamo byose, ibiri ukuri, n’ibiri ibinyoma. Ibinyoma akabinyomoza. Ikibazo si uko Faustin Twagiramungu ayobora, yaba ishyaka cyangwa impuzamashyaka iyariyo yose. Ikibazo nyamukuru ni amateka ye mubyerekeranye n’imiyoborere kandi akomeza kwerekana mur’uko kuyobora. Kutabyamagana rero mu gihe atari byiza, byaba ari ukwerekana ko ntacyo amateka atwigisha. Singaye babandi bajya bavuga ko hari abanyarwanda batagira amateka. Ntabwo waba warabonye umukinnyi runaka atera ibicamurundi incuro zitabarika mu makipe anyuranye, maze wamubona mu kibuga ntubwire abatamuzi ibyo wowe umuziho, cyane cyane uzirikana ubuzima bw’abakinnyi bagiye guhura nawe cyangwa ubwoko bw’umukino abareba baribuze kubona kubera we.

Hariya Placide avuga ko ntawugomba kuvuga Twagiramungu kuko yaba ashaka kumenyekana amwuririyeho, birasa nibivugako iyo umuntu, yaba umugambanyi, umunyamatiriganya, umunyakinyoma, umunyagitugu, n’ibindi nk’ibi bidakwiye, kuriwe ngo yahindunze indashyikirwa, ntawugomba kumuvuga. Umuntu akaba yakwibaza icyo we n’ishyaka rye baba bakora bavuga ubutegetsi bubi bwa Kigali n’ababuri imbere. Baba nabo babuvuga nabi kugirango babwuririreho bimenyekanisha? Byaba bibabaje niba batabikorera ububi koko bwa buriya butegetsi bwa FPR.

Nanone twaridukwiye kumva neza ko abanyapolitiki bagomba kuvugwaho ibyo bazwiho byose, mu gihe ari ukuri, ariko bishobora kuburira cyangwa kumurikira ababa babakurikira batabazi neza. Uko kuri ni ngombwa cyane cyane mu gihe kutavuzwe bishobora kugira ingaruka mbi kuri benshi. Ntawubujije uwariwe wese gukurikira umunyapolitiki uwariwe wese, ndetse n’ utarubikwiye. Cyakora uwakurikira kuberako adasobanukiwe, uwo we akwiye kumurikirwa kugira ngo atagwa mu ruzi arwita ikiziba. Mwibukeko Kagame na FPR ye bajya bavuga ngo ko bibohoreye u Rwanda. Ibyo Placide avuga byuko ngomba guceceka ku byerekere Faustin Twagiramungu, byaba bihwanye nuko twese abavuga ko Kagame atarakwiye gutegeka u Rwanda kubera imitegekere ye, twaba dukwiye guceceka, kuko yibohoreye igihugu, nubwo yagaritse imbaga na n’ubu agikomeje.

Kubyerekeye inyandiko ya Cyiza Davidson wo muri Rushyashya, ahereye kuri iriya nyandiko ya Placide Uwizeyimana navuze haruguru, we atangira agira ati: “Ishyamba si ryeru mu ishyaka RDI Rwanda rwiza rya Twagiramungu Faustin na Ishema Party ishyaka rya Nahimana Thomas.” Arongera akagira ati: “…(Ambrose) avuga ko imyitwarire ya Twagiramungu idakwiye harimo Twagiramungu afite amacakubiri, ubutiriganya no kurangwa no kuba nyamujyiyobigiye.” Nanone hari aho avuga ati: “…yamusabye ko yakura mu mutwe Twagiramungu n’ishyaka rye akabanza agakemura ibibazo by’amoko bibarizwa mu ishyaka abereye umuyoboke.”

Mbere na mbere tumenyeko Rushyashya ari ikinyamakuru kibogamiye kuri FPR cyandikirwa mu Rwanda, twese tukaba tuzi neza ko nta kinyamakuru kigenga kiba mu gihugu. Bikaba byakumvikana vuba rero ko cyandika ibifasha umurongo w’ubutegetsi gikorana nabwo kibaye ataribwo gikorera. Rero kuby’uko nashubije  Placide Uwizeyimana kubyerekeye kuba umuyoboke w’ishyaka runaka no kugira ibitekerezo by’umuntu ku giti cye, icyo nakwongeraho gusa ni iki: uwaba akorera cyangwa akorana na FPR afite inyungu nyinshi mu kwemeza, nubyo yaba nta bimenyetso yerekana, ko hari ibibazo ibi n’ibi hagati y’amashyaka ayirwanya. Niba Cyiza Davidson atabona ko nta kindi kibazo cy’ingenzi kiri mu nyandiko yanjye navuze uretse imikorere ya Twagiramungu, ntabubasha mfite bwo kumwumvisha ibyo adashafa kumva cyangwa gusoma.

Aho avuga ngo navuze ko Twagiramungu ari nyamujyiyobigiye, ahaho ndabona, asa nusoma gusa ibyo yitekerereza aho gusoma ibyanditse. Ibi nanone bikaba bijyanye nabiriya avuga ngo nimbanze nkemure ibibazo by’amoko biri mw’ishyaka mbereye umuyoboke. Nibutse ko ntanditse nk’umuyoboke w’ishyaka iryariryo ryose. Nubwo nta bibazo by’amoko navuze bigaragara mu nyandiko yanjye, kuba wenda naratangaje ko ba Emmanuel Gapyisi, Felicien Gatabazi na Martin Bucyana bari abahutu, keretse niba aribyo yita ikibazo cy’amoko. Ibi ahubwo bikaba byerekana ko uko buriya butegetsi bwa FPR bukora kugira ngo bugere kubyo bushaka, bukoresha amacakubiri, ibibazo by’amoko, n’ibindi, bubyitira abandi baburwanya, kuko bubona bwo bibufasha. Bugakekako n’abandi n’abo ariko bagomba kuba bakora.

Mu gusoza iyi nyandiko sinarangiza ntahamagariye abanyarwanda bose, cyane cyane abitwa ko bahuriye mu miryango idaharanira inyungu, n’abigenga ku giti cyabo bababajwe n’ibikomeza kubera mu gihugu cyacu kubera ubutegetsi bubi, guhaguruka tugaharanira kugira abategetsi b’inyangamugayo, batajejeta amaraso, batasahuye ibya rubanda, batagambaniye abanyarwanda, batagize uruhare mu kugira ingutu ibibazo igihugu cyacu cyanyuzemo kandi gikomeje kubamo. Abo bantu bashobora kutuyobora neza barahari mu moko yose y’abanyarwanda, keretse niba tudashaka kubona, cyangwa dutegereje ibitangaza. Abo banyarwanda, nitubashake, tubegere, tubatere inkunga uko dushoboye. Nitutabigenza dutyo tuzongera tuyoborwe n’abicanyi cyangwa abanyagitugu badutwara uburenganzira bwacu bwose.

Inzira yo kuvugisha ukuri mu rwego rwa politiki ni ndende. Abarwanya ukuri kuko bimitse ikinyoma bo bazahoraho. Ariko iyo nzira irakenewe cyane, kuko bitabaye ibyo, ntaho twaba tuva cyangwa tujya. Abanyarwanda dukeneye imitegekere mishya, n’abategetsi bashya.

Ambrose Nzeyimana 

Political Analyst/ Activist

Organising for Africa, Coordinator

The Rising Continent, Blog editor

 

London, UK

 

Email: risingcontinent@gmail.com

Viewing all 10369 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>