Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10368 articles
Browse latest View live

Ibintu umunyapolitiki w’umunyarwanda yagombye kwirinda kugira ngo adata agaciro

$
0
0

Nyuma yo kumara igihe kinini nitegereza politiki y’u Rwanda yaba hanze cyangwa mu gihugu imbere nasanze hari ibintu abanyapolitiki bagombye kwirinda kuvuga cyangwa gukora kugira ngo badata agaciro cyangwa badatakaza icyizere bari bafitiwe n’abanyarwanda.

Bimwe muri ibi bintu abantu ntibakunze kubiha agaciro nyamara kandi nibyo bisenya amashyaka menshi ndetse ni nabyo bituma abanyapolitiki benshi n’iyo bavuza iya bahanda biba bimeze nko gucurangira abahetsi cyangwa kugosorera mu rucaca.

Bimwe muri ibyo ni ibi:

-Kuvuga nabi Nyakwigendera Perezida Habyalimana: Muri iki gihe tugezemo hari abanyarwanda benshi babuze ishyaka rya politiki bitabira ndetse hari na benshi barwanyije Perezida Habyalimana ubu bakaba bicuza. Mu buryo bwa politiki umuntu ushinze ishyaka agamije gukurura abayoboke byaba byiza avuze neza Perezida Habyalimana cyangwa rwose akicecekera ntagire icyo amuvugaho, kuko kumuvuga nabi cyangwa kumurwanya nta nyungu n’imwe bitanga ahubwo bitesha agaciro n’abayoboke ushatse guca muri iyo nzira.

Ubu Perezida Habyalimana ntakiri ku butegetsi ndetse yaranipfiriye kumugarura mu mpaka za politiki bituma abantu bagereranya uburyo babayeho ubu n’uburyo bari babayeho ku gihe cye bityo bigatuma umuntu yisanga mu mpaka n’ibibazo akenshi adashobora kubonera ibisubizo.

Natanga ingero z’abanyapolitiki bamwe bakoze amakosa yo kuvuga nabi Perezida Habyalimana kuri ubu bikaba byaragabanyije umurego amashyaka yabo yari afite.

Nahera kuri Padiri Thomas Nahimana, mu gushaka ngo gushyira imbere Demokarasi y’abasiviri arwanya ngo icyo  yise igitugu cy’abasirikare yisanze yaguye mu mutego wo kurwanya Perezida Habyalimana ndetse yisanga yaguye no mu matiku ya kera ya KIGA-NDUGA ibi mu rwego rwa politiki byamutesheje benshi mu bamufataga nk’umunyapolilitiki bakwizera kuko abenshi mubo umuntu yakwita abakiga bahise bamufata nk’umuntu ushaka kwitwara nk’umunyenduga. Iri kosa rya politiki navuga ko ryatewe no guhubuka ndetse no kuvuga ukuri kwinshi rimwe na rimwe bitari ngombwa byatumye ishyaka ISHEMA ritakaza abayoboke benshi mu gihe gito kandi kuri iyi ngingo iyo habaho kwitonda no kugenda gahoro hari kuramirwa byinshi. Dore ko nk’amashyaka nka RNC arimo benshi mu barwanyije Perezida Habyalimana bizwi mu myaka yashize batajya bapfa kumuvuga uko biboneye uretse mu gushinja Perezida Kagame ko yahanuye indege ye.

Aha twakwibutsa ko no kugeza kuri FPR ikibazo cya Perezida Habyalimana cyabaye nka wa mugani wa cya gisimba kibazaga niba kigomba kumira umuriro cyangwa kigomba gucira inyama. Kuvuga ko Perezida Habyalimana yari umunyagitugu yanateguye na Genocide, maze FPR ikamwica bishatse kuvuga ko ubifashe gutyo aba asa nk’uwikoreye umusaraba wo kwirengera z’urupfu rwa Perezida Habyalimana n’ingaruka zijyana narwo. Mu gihe iyo havuzwe ko yishwe n’intagondwa z’abahutu nabyo bimugira intwali n’umuntu w’umunyamahoro wari urinze abatutsi utarashoboraga kwemera ko ibyabaye mu Rwanda biba arebera nabyo bihita bitesha agaciro ibimaze imyaka irenga 20 bivugwa byarahindutse nk’ivanjiri!

-Kurwanya FDLR:

Abanyarwanda benshi niba ari ukwiheba cyangwa se niba ari ibyago birengeje ukwemera baciyemo usanga bakunda ndetse banagirira icyizere umuntu ufite intwaro cyangwa umusirikare kurusha umusiviri. Dufashe urugero rwa RNC iyo itabamo abasirikare benshi simpamya ko yari kwirukirwa na benshi kuriya, nakongeraho na FPR iyo iba ishyaka risanzwe ridafite ingabo ntabwo yari gushyigikirwa nk’uko byagenze.

Kuba FDLR yararinze impunzi z’abanyarwanda muri Congo biyishyira mu mwanya wo kwemerwa no kwizerwa na benshi bityo kuyirwanya bigaragara nko kurwanya izo mpunzi zose ndetse bamwe bakabibona nko kwirengagiza akababaro izo mpunzi zirimo.

Kuri iyi ngingo navuga ko ku munyapolitiki ushaka kugira icyo ageraho muri opposition muri ibi bihe yavuga neza FDLR ariko na none yabona wenda hari icyo bimubangamiyeho akirinda rwose kugira icyo ayivugaho akaruca akarumira.

Natanga urugero rwa Bwana Twagiramungu Fawusitini: mu gihe yari yifatanije na FDLR yari yabaye nk’uciye mu ntebe ya Penetensiya ku buryo rwose yasaga nk’uwogejwe ibyaha by’ubugambanyi no gukorana na FPR ariko kongera kwitandukanya na FDLR bisa nk’aho byasubije ibintu irudubi ku buryo uwavuga ko ibirimo kuba ubu kuri Fawusitini Twagiramungu nta washidikanya ko ari urupfu wa politiki rwa burundu ku buryo kuzongera kuzura umutwe bisa nk’ibitagishoboka dore ko iyo urebye neza usanga uyu musaza asa nk’usigaye wenyine.

Abenshi mu banyapolitiki b’abanyarwanda bareba kure bahitamo kuvuga ko FDLR ari abana b’u Rwanda barinze impunzi bagenzi babo ko bafite uburenganzira bwo kwirwanaho no guhabwa uburenganzira bwose nk’ikiremwamuntu.

-Gushyira imbere ubwoko ku mugaragaro

Tubwizanyije ukuri twavuga ko benshi mu banyarwanda bajya mu mashyaka cyangwa bitabira ibindi bikorwa bagendeye ku moko, ariko na none ntabwo bakunda umuntu uvuga amoko cyangwa ubishyira hanze ku mugaragaro mu bikorwa bye bya politiki.

Akenshi amashyaka yishingikiriza amoko ku mugaragaro usanga ashyigikiwe n’abantu bucece ariko abantu usanga badashaka kwigaragaza ko bavangura amoko.

Hari benshi mu banyarwanda bumva bahitamo igihe n’aho bavangurira amoko ariko ntabwo bifuza ko bagenda byanditse mu gahanga kabo ko bavangura amoko. Abagerageza guca muri iyo nzira ntabwo twavuga ko nta bayoboke bagira ariko na none usanga ari bake kubera uburyo umuryango nyarwanda uteye, abadafitanye amasano mu moko yombi bafite amacuti uretse ko ari bake bishimisha kwitwa intagondwa.

-Kujarajara mu bitekerezo no mu mashyaka ya politiki

Kutagira umurongo uhamye wa politiki ku ngingo runaka zireba ubuzima bw’igihugu nk’u Rwanda bituma habaho kujarajara kuri bamwe mu banyapolitiki mu bitekerezo batanga.

Hari benshi mu banyapolitiki batagira akazi mu buzima busanzwe ku buryo usanga bitungiwe n’imfashanyo zihabwa abatishoboye mu bihugu bahungiyemo, ubu buryo babayeho butuma bagira inyota y’ubutegetsi ituma bashaka gutsimbarara ku myanya bafite mu mashyaka kuko bibaza ko uburyo bitanze muri politiki bikica ubuzima bwabo batabikuramo inyungu bifuza. Kureka imyanya no kugira ibitekerezo biri ku murongo no kutajarajara byabagora cyane kuko n’ubundi nta gishya baba bavuga.

Natanga urugero rwa Dr Anastase Gasana, uwamwita Rutemayeze cyangwa opportuniste mu gifaransa ntabwo yaba yibeshye, ikibaye cyose, ushinze ingabo wese, uwitandukanyije n’abo bakoranaga wese, usanga Dr Gasana ahise ashaka kumwiyegeka iruhande ngo arebe ko hari inyungu yabikuramo. Ariko iyo mikorere ituma nta bantu bagirira icyizere abantu nk’aba.

Ibi bitera impungenge kuko bigaragara ko hari abanyapolitiki bashinze amashyaka bagamije gusa kuzaka imyanya mu gihe habaho imishyikirano yo kugabana ubutegetsi. Nta kindi bakora uretse gusohora itangazo rimwe na rimwe ngo bibutse abanyarwanda ko bagihari bakora politiki.

-Gushyira imbere Genocide no kunnyega abahungiye muri Congo

Kuba kuvuga cyane Genocide ari iturufu ya Leta ya FPR cyane cyane hatagamijwe kuvuga ukuri cyangwa kwifatanya n’abarokotse ahubwo hagamijwe gutesha abo mu bwoko bw’abahutu agaciro bituma umuntu uri muri opposition iyo ashyize Genocide imbere habaho nko kwirengera uburyo bugoretse iyo Genocide isobanurwa n’abashyigikiye Leta ya FPR.

Kuba benshi mu banyarwanda opposition iba ishaka gukurura baba bararenganijwe hitwajwe iyo Genocide bituma uvuze Genocide cyane bamugendera kure kuko baba babona ashaka kubasubiza mu bibazo.

Kuvuga nabi abantu bahungiye muri Congo no kwirengagiza akababaro barimo cyangwa bagize ndetse ukabishyira mu magambo bigaragara nko gushinyagura ku buryo uwibeshye agaca iyo nzira twavuga ko amizero ye muri politiki aba arangiye abatabizi bazabaze uwitwa Sixbert Musangamfura. (Ibyo yakoreye mu myaka yamaze muri opposition yabihinduye umuyonga mu kanya gato igihe yari atangiye kwikoma ababaye impunzi muri Congo ndetse byibutsa benshi ko igihe bari mu kaga yari maneko mukuru akuriye ababahigiraga kubamarira kw’icumu.

Marc Matabaro

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

 


Ubutumwa bugenewe Impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Congo n’ahandi, FDLR, Rukokoma, Byiringiro, n’abandi

$
0
0

Kumpunzi z’Abanyarwanda ziri muri Congo n’ahandi hose ku isi,

Ndabasuhuzanya urukundo n’imigisha bituruka kumana,

Si ndi Umuhutu, navutse nsanga nitwa Umututsi ariko iyo mbonye amafoto y’abana b’Impunzi z’Abanyarwanda bari gukurira mumashyamba ya Congo no muzindi nkambi z’impunzi, mbibonamo kuko nange navukiye nanakurira mubuhunzi, ahitwa i Mushiha iburasirazuba bw’i Burundi; kugeza magingo aya nange ndacyari impunzi nkamwe ariko ndahamya ntashidikanya ko Imana itazemera ko mbusaziramo, ko igiye kurangiza ubuhunzi ku Banyarwanda twese burundu.

Bisa nkaho byari ngombwa ko Abanyarwanda twese twumva uko ubuhunzi bumera kugirango tubashe gusobanukirwa neza ko twese tubabara kimwe bitcyo biduhe kunga ubumwe twari twarambuwe na bagashakabuhake aribo ba Mpatsibihugu bakolonije u Rwanda bagatera amacakubiri, urwango, n’umwiryane mu Banyarwanda, natwe tukamira bunguri ubwo burozi tukamarana bikatuzanira amatage n’ubuhunzi.

Rero, ndabona igihe kigeze ko Abanyarwanda b’ingeri zose, bo mu bwoko bwose, duca bugufi, tugasuzumira hamwe ibidutanya n’ibyadusubiza ubuvandimwe dusangannwe tugashyira imbere inyungu z’Abanyarwanda twese muri rusange, abadukomokaho, n’abazadukomokaho tutahashyize inyungu zacu bwite n’irari ry’ubutegetsi.

By’umwihariko ndakangurira abitwa abayobozi banyu, nka Twagiramungu, Byiringiro, n’abandi gushyira imbere inyungu z’Abanyarwanda muri rusange aho kuhashyira inyungu zabo bwite.

Guhindurira izina n’abayobozi FDLR ntibihagije kuko sibwo bwambere byaba bikozwe kandi ntacyo byigeze bihindura ku isura n’icyasha ifite muruhando rw’amahanga.

Abanyarwanda bose Abahutu, Abatutsi, n’Abatwa bagomba kwishyira hamwe muburyo bushyashya butarimo uburiganya, amacenga, uburyarya, n’inda nini, tukigobotora iriya ngoma mpotozi y’uriya mwicanyi umariye Abanyarwanda ku icumu tugaca burundu ubuhunzi mu Banyarwanda.

Nkuko mpora mbivuga, Umwami w’u Rwanda Kigeli V Ndahindurwa afitiye Abanyarwanda akamaro kanini cyane kuko tubishatse yadusigira umurage w’ubwiyunge n’ubuvandimwe bw’Abanyarwanda. Ibyo ni ukuri kandi abafite ubwenge n’umutima byo gutekereza no kuzirikana, ukuri kwabyo barakubona.

Nongeye kwifuriza Impunzi z’Abanyarwanda aho ziri hose kwisi Imigisha n’Amahoro y’Imana;

Muragataha iwanyu i Rwanda.

Martin Ntiyamira

Victoria, BC, Canada.

Ni gute ishyaka rishobora kwirengagiza inyungu z’abaturage?

$
0
0

Iyo ibibabaje abaturage bivuye ku murongo wa mbere w’ibyo ishyaka rya politiki riharanira uko bwije uko bukeye, cyane cyane mu mikorere yaryo.

Inyito y’iyi nyandiko irerekana ko ishyaka rya politiki riberaho ubundi guharanira inyungu z’abaturage. Cyakora nkuko amateka abyerekana hirya no hino kw’isi, cyane cyane iwacu i Rwanda, amashyaka menshi yagiye ajyaho banyirukuyashyiraho bagamije mbere na mbere inyungu zabo, cyangwa iz’abo bafite ibyo bahuriyeho, kenshi na kenshi inyungu za rubanda rwose muri rusange zidashishikaje abayashinze.

Dufate urugero rwa FPR. Abibuka uko iryo shyaka ubu riyobora igihugu ryamenyekanye mu Rwanda, ryagaragaye rigamije imbere gukoresha imbunda n’intambara kugirango rigere ku butegetsi. Ryerekanye rugikubita ko icyari kigamijwe kitari inyungu z’abaturage muri rusange, ahubwo ko zari iz’agatsiko gato kakoze uko gashoboye kose kugirango kagere kubyo kashakaga. Ibyakurikiye kugeza ubu, utabibona sinamugayira ubuhumyi bwe, bwaba ari ubwo yavukanye cyangwa ubwamugwiriye kubera impamvu zinyuranye z’ubuzima yanyuzemo cyangwa yahisemo.

Biroroha kw’ishyaka riri k’ubutegetsi kunengwa iyo ritashoboye kwita ku nyungu z’abaturage, kuberako mu nshingano zaryo za mbere n’ubutegetsi riba rifite haba harimo kuzirengera. Ariko se nko mw’ishyaka ritariryagera ku butegetsi birashoboka ko byagaragara ko naryo ritari kwita ku nyungu z’abaturage muri rusange? Ibi bikaba bivugako inyugu za rubanda zititabwaho gusa mu gihe ishyaka rya politiki riri ku butegetsi. Birashoboka rero ko ishyaka rikiri hanze y’ubutegetsi riteshuka ku guharanira inyungu za rubanda. Ibi bigaragara cyane cyane iyo:

1) Gutangiza ishyaka abaritangije bataryubaka uko bikwiye kugirango rizagere kunshigano zo kurengera inyungu za rubanda; ibikorwa byaryo bikagaragara koko, maze kurwana ishyaka ntibibe gusa mu magambo;
2) Gushyiraho ishyaka abaririmbere bagamije gusopanyiriza abandi gusa; ibi bigaragara iyo mw’isesengura ry’imikorere y’ishyaka runaka umuntu abonako imbaraga z’abariri imbere cyangwa barishyigikiye zikoreshwa mu gusenya andi mashyaka bahanganye aho kunenga imitegekere mibi y’ishyaka riba riri k’ubutegetsi;
3) Gushinga ishyaka, maze ryaba rigize amahirwe rikabona abaryitabira, ntirishobore kubahiriza zimwe mu nshingano z’ikubitiro zigenga imikorere ya kidemokrasi [kubahiriza amategeko abarikumwe bumvikanye; kubumbatira ubumwe bw’ishyaka hitabwaho kumva ibitekerezo binyuranye byabari kw’isonga yaryo; kwirindako ibitekerezo bya benshi biburizwamo umuyobozi akikorera ibyo yumva bimunogeye kubera inyungu ze bwite];
4) Ishyaka rimaze gushinga imizi, noneho aho kurushaho kwerekana uburyo buboneye rizita ku nyungu za rubanda rigeze k’ubutegetsi, rigatangira kwirengagiza ibibazo byihariye byabo rishaka kuyobora kugirango ribugereho; aha ingero ebyiri umuntu yatanga ni izi: 1) mu mashyaka nyarwanda arenga 20 avugako arwanya ubutegetsi bwa FPR, ni angahe yagize icyo atangaza ku miriro yibasiye abantu n’ibintu mu Rwanda cyangwa ku mirambo y’abanyarwanda ikomeje kuboneka mu biyaga n’inzuzi zo mu gihugu; 2) murayo mashyaka yose ni angahe yagize icyo avuga cyangwa atabariza ziriya mpunzi zacu ziri mu mashyamba ya Congo mu gihe LONI irikuvugako izazirasaho mu gihe zidakoze ibyo ishaka. Isesengura ry’imwitwarire yayo mashyaka yose kuri ibi bibazo ashobora kwerekana koko amashyaka aharanira ubutegetsi kandi ashishikajwe nanone no guharanira inyungu za rubanda muri rusange;

5) Ishyaka runaka rigira ibibazo mugushaka kukorana n’andi mashyaka aharanira ubutegetsi, ataruko riyobewe ingufu zo gukorana n’abandi byariha mu guhindura imitegekere mibi, cyangwa se rifite umurongo wa politiki ritagira irindi shyaka biwuhuriyeho, ahubwo ari ukubera izindi nyungu zihariye zigamijwe zitari iza rubanda muri rusange

Hari byinshi bishobora rero kugaragaza ko ishyaka runaka ritari guharanira inyungu rusange za rubanda. Nerekanye aha bimwe mubirebana n’ishyaka ryaba ritaragera k’ubutegetsi.

Biragaragara rero ko ishyaka ryaba riri k’ubutegtsi cyangwa ribuharanira rishobora kudaharanira inyungu z’abaturage muri rusange, ahubwo rikita ku nyungu za bamwe mubarigize. Abajijutse bifuza ubutegetsi buboneye abaturage kandi basobanukiwe kurusha abandi mur’abo baturage bafite inshingano zo kubafasha mu gusesengura no kwerekana ndetse bamagana ayo mashyaka cyangwa abanyapolitiki bigaragako mu mikorere yabo, inyungu z’abaturage ataribyo bigamijwe mbere na mbere. Ibi bikaba aribyo mbona bizatuma amashyaka avugako ariguharanira inyungu za rubanda azarushaho kuziharanira koko, maze irirushije ayandi kubikora akaba ariryo koko rishyirwa imbere mu kubayobora.

Ambrose Nzeyimana

 

Rwanda:Perezida Paul Kagame yanenze BBC

$
0
0

Umukuru w’igihugu cy’Urwanda Paul Kagame yanenze BBC kubera ikiganiro cyanyuze kuri Televiziyo BBC2 cyitwa “Rwanda Untold story” bishatse kuvuga mu kinyarwanda ugenekereje: “Inkuru itaravugwa k’Urwanda.”

Perezida Kagame yanenze cyane BBC kubera icyo kiganiro arega ko gihindura amateka ya jenoside yabaye mu Rwanda muri 1994.

Mu byo yanenze hari abantu bahawe ijambo muri icyo kiganiro atavuze amazina ariko bikumvikana ko ari abahunze ubutegetsi bwe.

Yagize ati: “Bafashe divisionists bose, actually harimo n’abajenosideri. Ngwino ujye kuvuga k’Urwanda, ukuri k’Urwanda, ko abapfuye atari aba ahubwo abapfuye abenshi ni aba.”

Nyuma yaho iki kiganiro gitangarijwe amajwi atakivugaho rumwe yumvikanye ku maradiyo imbere mu Rwanda ndetse no ku binyamakuru bisohokera kuri interineti.

Hari abavuze ko BBC yapfobeje jenoside yitiranya abayikoze.

Iryo jambo Perezida Kagame yarivugiye mu muhango wo kurahiza umukuru mushya wa Sena, ariwe Bernard Makuza, wasimbuye Jean-Damascene Ntawukiriryayo uherutse kwegura kuri uwo mwanya.

BBC

Click here to view the embedded video.

Hon. Bernard Makuza Turatsinze

$
0
0

Igihe cy’iminsi 30   ni cyo giteganywa n’itegeko  kugira ngo umuyobozi wa sena weguye asimburwe. Abanyarwanda bari bakomeje kwibaza uza gusimbura Dr Ntawukuriryayo J. Damascene ku buyobozi bw’uyu umutwe. Dr Ntawukuriryayo yegujwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa sena ku itariki ya 17 Nzeri 2014 aregwa ibirego byinshi kandi bikomeye. Nyamara n’ubwo ibi birego bikomeye, uyu  mukombozi ntiyigeze asabirwa gukurikiranwa mu butabera, iki kikaba ari ikimenyetso ko mu by’ukuri icyari kigamijwe ari uko atanga umwanya. Ntiwakumva ukuntu umuntu aregwa icyaha cyo kwigwizaho umutungo kandi ari mu nzego zishyiraho amategeko, ndetse yakagombye kuba intumwa ya rubanda ngo maze akomeze yicare mu ntebe nk’aho nta cyabaye. Iyo bigenze bitya biba ari ukumwereka ko agiriwe ikigongwe maze nyuma ye nihagira ukora ikosa nk’iryo yarezwe, uwababariwe aruce arumire kuko afite icyo yishinja.

Utaramenya strategy ya RPF ashatse yakwigira aha: Abanyabyaha babikoze ku buryo buzwi, ababihimbiwe ariko batinya ubutabera (n’ubundi butababuramo urukumbi) ni bo bahabwa ijambo kugira ngo batazinyagambura, kuko kuba batekanye babikesha impuhwe bagiriwe. Hari yewe n’abandi baterwa ubwoba ko bagiye gukurwa mu myanya kandi nta cyo bishinja ariko bareba uko system ikora, bagakubitiraho ubwoba bwabuzuye mu bwenge, bagashima igitekerezo bahawe: kwandika ugasaba imbabazi maze ugasubizwa mu mwanya upfa gusa kutazongera gukora iryo “kosa”. Abasirikare bakuru benshi barabikoze, abayobozi mu myanya myinshi barabikoze….ikibabaje ni uko n’ubundi biba nka bya bindi ngo byo “guhongera umwanzi akakumara ku nka”. Uko byamera kose bigera aho cya cyaha wasabiye imbabazi ukakiryozwa! Kuri Ntawukuriryayo, kuba ataravuzweho byinshi si uko adafite ibyo azasobanurira Abanyarwanda, ahubwo ni uko mu muco wacu atari byiza cyane kuvuga nabi uwatabarutse!

Tutagiye kubeshyana nta we utabona ko muri iki gihe nyuma FPR yatangiye kwitegura amatora yo mu mwaka wa 2017. Bibaye nyuma y’uko ishyaka ISHEMA party rya nouvelle generation rifashe icyemezo cyo kujya gutera ingabo mu bitugu umubyeyi Ingabire Victoire uri ku itabaro. Ibi bikaba bizakorwa abasore b’intarumikwa bamanuka i Kigali ngo na bo batange message y’ uko u Rwanda rudakwiye kuyoborwa nk’akarima k’umuntu ku gite cye, ko ubutabera bugomba kureba buri wese, kandi ko amaraso y’abanyarwanda uwayamennye wese akwiye kubiryozwa; ariko igikuru muri byose kikaba ko Abanyarwanda bakwiye kwishyiriraho ubuyobozi bashaka bitari bya bindi bya “tora aha”.

Ibi rero bitera ubwoba Paul Kagame uzi neza ko aramutse avuye ku butegetsi ashobora gukurikiranwa n’ubucamanza. Ubu bwoba butaha no mu mitima ya ba banyabyaha bamukikije bumva ko akabo karangiye. Igisubizo kuri bo ni ugushaka uko Paul Kagame yakwiyongeza akaguma ku butegetsi,  ndetse nk’uko wa muyobozi w’umutwe FFU (Fanya Fujo Uwone) Mussa Fazil aherutse kubivuga Kagame ntahabwe manda imwe ahubwo agahabwa izitabarika  ( indeterminés).

Umuyobozi mushya agomba kuba yujuje iki?

Umuntu wese ukurikiranira hafi politiki y’u Rwanda arabona ko umuyobozi mushya wa sena agomba gushyira mu bikorwa umushinga wo guhindura itegekonshinga kugira ngo perezida akomeze yicare ku ntebe. Hari conditions umuntu nk’uyu agomba kuba yujuje kugira ngo FPR ifite ubwiganze muri sena imwemere.

  1. Kuba ari ikigwari:

Guhindura itegeko nshinga ni cyo cyonyine cyageza Kagame ku cyo yifuza. Kimwe n’andi mategeko agenga amatora, guhindura itegekonshinga byemezwa na Sena hanyuma bikanyuzwa mu matora ya referendum. Umuntu utari ikigwari ntashobora kwemera guhindura itegeko nshinga cyane cyane ko nta kindi byaba bigamije uretse kwimakaza ingoma ya repubulika-cyamiy’Abega.

  1. Kuba afitiye umwenda Abanyarwanda:

Uyu muntu agomba afite inkomanga ku mutima ko u Rwanda ruramutse rugize ubuyobozi bwiza bwazamubaza ibibi yakoreye abenegihugu. Kubera kwitegereza uko Kagame akanira rumwe abamubwiza ukuri, abamuyobotse ndetse n’abamurwanya bose ntagire impuhwe, abantu benshi bibeshya ko wenda n’ubutegetsi buzatorwa butazabagirira ikigongwe. Nyamara nsanga umuntu aramutse yitwaye neza yabibabarirwa dore ko abenshi baba barabiguyemo babishowemo n’igitugu cya system iriho. Cyakora abakoze ibyaha by’indengakamere bo ndakeka bazakenera icyuhagiro. Bityo rero umuntu ugomba kwemera guhindura itegekonshinga ni utinya ko yazabazwa umwenda afitiye Abanyarwanda.

  1. Kuba atemera guhindura ingendo:

Umuntu wemererwa kujya muri uyu mwanya akaba atari ikigwari kandi ntagire umwenda afitiye rubanda, agomba kuba yemera kutazahinduka agakomeza uko ari. Ni ukuvuga ko niba atujuje conditions ebyiri zibanza ariko akaba yemeye kuba muri uyu mwanya agomba kuba atazigera na rimwe ahindura ngo avuge ko yibeshye kuko byatuma yigomeka kuri system akarwanya ihindurwa ry’itegekonshinga. Bene uyu muntu yaboneka mu bantu binjiye muri politiki vuba bataragira bilan ndende. Ikibaranga ni ukutagira indangagaciro bagenderaho ndetse no gutekereza birinda kubikora kuko bafata FPR nk’ubwonko bwabo bo bakaba ingingo zindi : amaguru, amaboko, umunwa, amatwi, intoki, amano, ndetse harin’abo ubonaari nk’uturegeya tw’intoki za FPR.

Ninde wujuje ibi bisabwa?

Bwana Makuza Bernard Turatsinze, Perezida wa Sena.

Uyu mugabo umaze igihe kinini muri politiki ya FPR yujuje zose cyangwa se inyinshi muri conditions maze kuvuga haruguru. Yatsindiye ubugwari ku buryo budasubirwaho igihe yatangaga umusanzu ngo asenye ishyaka rya se MDR ryamuhaye izina Turatsinze (yavutse MDR n’Abahutu bamaze gutsinda gihake). Byatumye ajyamo umwenda Abanyarwanda kandi yiyemeje gukomeza iyo ngendo yanga kugira irindi shyaka ajyamo ngo akomeze abe urugingo rukomeye rwa politiki ya FPR. Kuba ari mubyara wa Kagame bituma benshi batekereza ko ntacyo FPR yamutwara.

Makuza Bernard Turatsinze yamamajwe bwa mbere, Laurent Nkusi yamamazwa bwa kabiri ariko byari ikinamico. Makuza abyemeye, Nkusi yahise avuga ko amuhaye amajwi ye maze kuri 26 batoye, 25 batora Makuza, ijwi rimwe riba imfabusa bikaba bivugwa ko iri ryapfuye ubusa ari umuntu watoye utiyamamaje, nga akaba yabikoze mu rwego rwo kwerekana ko bose batemeye agahato bari bashyizeho mbere ko Makuza ari we wagombaga gutorwa.

Makuza rero niyitegure gukora akazi ko guhindura itegekonshinga ariko namutungira agatoki ko rubanda imureba. Muri referendum bazatora “oya” FPR yibe amajwi revolisiyo itangire. Ibizakurikiraho ni undi mwenda Makuza ashaka kwishyira ku mutwe kandi kuwishyura bizamusaba byinshi adafite.

Chaste Gahunde

ISHEMA Party

Kagame kuri 14/10/14 yanyibukije Kayibanda kuya 01/07/73

$
0
0

Taliki 14/10/14 nibwo prezida Paul Kagame yayoboye umuhango wo kurahiza umuyobozi mushya w’urwego rw’igihugu rwa Senat, bwana Bernard Makuza.

Abakurikiranye ijambo rya Kagame mur’uwo muhango, sinzi niba barabonye ukuntu yari ameze, umuntu abona atari wa mugabo w’urubavu ruto ariko isi yose izi aratako kandi agatangazako ntacyo yishisha kandi ko azarasa umwanzi we uwariwe wese, aho yaba ari hose, n’igihe icyaricyo cyose, ndetse no ku manywa y’ihangu.

Ubwoba yerekanye mur’icyo kiganiro bwagaragajeko hari ikintu gikomeye cyahindutse m’ubudahangarwa bw’imitegekereye. Akaba ariyo mpamvu mvugako yanyibukije iminsi ya nyuma y’ubutegetsi bwa prezida Gregori Kayibanda wayoboye u Rwanda kuva muri 62 kugera muri 73.

Mu bibuka amateka y’ubutegetsi bwa prezida Gregori Kayibanda, ikintu cyabaye tariki ya 01/07/73 kuri Stade i Nyamirambo nicyo nshaka ku garukaho. Wari umunsi w’isabukuru y’ubwigenge bw’igihugu yibukwaga buri tariki ya 01 Nyakanga ya buri mwaka.

Nari umuhungu w’umusore ukibyiruka, aho iminsi mikuru y’igihugu yaberaga muri Kigali sinahatangarwa, njyanywe no kumva amagambo y’abategetsi arahavugirwa, ibirori ndetse n’akarasisi k’abasirikari iyo kabaga gateganyijwe.

Kuya 01/07/73 ijambo rya prezida Gregori Kayibanda yarivuze ibirori bihumuje, nuko hasigaye igihe gitoya ngo arirangize ibyuma ndangurura majwi biramurogoya cyane, biramurakaza abwira nabi abakozi ba radiyo Rwanda baraho baribashinzwe gutuma bigenda neza.

Nyuma nibwo twaje kuzumvako ibyo byuma ndagurura majwi bitarogoye prezida Kayibanda ku bwabyo gusa, ahubwo ko uko gutuma bimurogoya mw’ijambo rye byari byakozwe k’ubushake bw’abantu bashakaga kumusabota. Kugeza uyu munsi ariko sinahamya nsimbitse ko uku ariko ukuri nyakuri kur’ibi, icyo nakwemeza nta shiti nuko niyumviye ubwanjye prezida atonganya mu ruhame abari bashinzwe ako kazi.

Abibuka umwuka wa politiki wariho icyo gihe, uko amateka yaje kubidutangariza, ubutegetsi bwa Gregori Kayibanda bwari bufite ibibazo bikomeye bwari buhanganye nabyo, byarimo ironda karere hiyongereyeho n’ikibazo ry’umutekano muke wari mu gihugu nyuma y’itotezwa ry’abatutsi ryari ryaratewe na genocide abatutsi bategekaga i Burundi bari barakoreye abahutu mur’icyo gihugu muri 72 – nkuko amateka abyerekana, ibibazo mu Rwanda cyangwa i Burundi bigira ingaruka buri gihe mu kindi gihugu.

Cyane cyane ibyo bibazo byombi bitari byarabonewe umuti uboneye, byari byarateye ikizere gike mu butegetsi bwa prezida Gregori Kayibanda, ku buryo hagombaga kuba hari abaharaniraga ko buhinduka. Ririya sabota ry’ijambo rye ku munsi w’iriya sabukuru rero rikaba ryashyirwa mur’urwo rwego. Nanone nkuko amateka abitwibutsa, kuya 05/07/73 Juvenali Habyarimana yakoze coup d’etat akuraho ubutegetsi bwa Gregori Kayibanda.

Nkuko Gregori Kayibanda igihe cyageze inzego z’ubutegetsi zigasa nizamuciye mu ryera mur’ikiriya gihe, na Paul Kagame mur’uriya muhango, ubwoba yerekanye bwagaragajeko nawe asa nutagishobora kugira urwego rw’ubutegetsi yashobora kwizera rwa murwanaho ijana kw’ijana ibintu bimukomeranye. Yerekanyeko ari wenyine, ndetse n’abari basanzwe bamukomera amashyi n’igihe yabaga avuze ibitayakwiye nabo ntibabonetse hariya.

Tubitege amaso arinako ariko abantu bitegura impinduka. Nidufashe igihugu cyacu twegera abandi mu kugishakira ibisubizo biboneye by’ibibazo by’ingutu kirimo. Abarigutekereza ni benshi n’abagerageza kugira ibyo bakora ntibabuze. Nitubisunge, dutange umuganda wacu kugirango u Rwanda rudakomeza kugana inzira y’imiborogo turebera.

Ambrose_Nzeyimana

Ambrose Nzeyimana

“UBU NITWE BICANYI….”: Paul Kagame arateganya kwiyahura !

$
0
0

Birakwiye gusesengura neza ijambo ridasanzwe Perezida Paul Kagame yavuze ejo taliki ya 14 Ukwakira 2014 ubwo yarahizaga mubyara we Bernard Makuza  usimbuye  Yohani Damaseni Ntawukuriryayo ku mwanya w’umuyobozi wa Sena.

Muri rusange, ryari ijambo rirerire cyane kuko ryamaze iminota 56 yose ! Ikintu cy’ingenzi cyariranze ni uko rya jwi ry’amakari Kagame  asanganywe ryari ryaguyemo imbeho, ejo rwose ryari ribuzemo imbaraga ku buryo yavugaga nk’umuntu wongorera, nk’unaniwe cyane cyangwa se umurwayi usohotse ibitaro ! Izo ntege nke na we ubwe yaziyumvagamo kuko hari aho yivugiye ngo” N’ubwo umubiri wananirwa umutima wo ntunanirwa”. Gusa aha yaribeshye  cyane kuko twese tuzi neza ko umutima utananirwa gusa ahubwo ugeze n’aho uhagarara burundu, iyo uruhijwe birenze imbaraga zawo . Aritondere uwe rero !

Maze gutega amatwi iri jambo nasanze mu by’ukuri ritari rijyanye neza n’ibirori byahimbazwaga ahubwo ryari rigenewe gufasha Kagame gusohora hanze (speaking out ) uruvangitarane rw’ ibyiyumviro by’ubwoba, uburakari n’agahinda, biremereye umutima we muri iyi minsi . Kandi impamvu y’uko kuremererwa Kagame yarayivuze ndetse ayitindaho cyane : ni Sinema yo mu bwoko bwa Documentaire yitwa “Rwanda: Untold story” yakozwe n’Abongeleza, yerekanwa incuro nyinshi kuri Televisiyo yabo yitwa BBC 2, irebwa n’amahanga menshi.  None rero ikibazo ni iki : Icyababaje kandi kikarakaza Kagame bigeze aho ni iki mu by’ukuri ?

Muri iri sesengura turibanda ku ngingo ebyiri gusa: Ikibabaje Kagame(I) n’Icyo ateganya gukora (II).

 

I. “UBU NITWE BICANYI….”

 

Uwansaba kuvuga mu magambo atatu gusa ubutumwa bwose Kagame yatambukije mu ijambo rye ryamaze iminota 56, sinazuyaza, nasubira muri aya magambo ya Kagame: “UBU NITWE BICANYI….”Mbega ukuntu yishimiraga kubyita abandi  Banyarwanda harimo n’abarengana! None we bamuvuze uko ari, ngo Rusizi nticyambutswe!

 

Kagame arababaye

1.Icyababaje Kagame kurusha ibindi ni uko iriya sinema yerekana neza ko Abongereza batahwemye kumushyigikira kuva yatangira intambara zarimbuye Abanyarwanda  batagira ingano bamaze kubona ko badashobora gukomeza kwibeshya no kubeshya isi mu gushyigikira umutegetsi bazi neza ko ari umwicanyi kabuhariwe !

2.Kagame ababajwe n’uko Abongereza bateye intambwe yo gutangira  kumushinja ku mugaragaro ko ari we Nyirabayazana w’ibyago byagwiriye u Rwanda, ubwo yahanuraga  indege y’uwahoze ari umukuru w’u Rwanda Yuvenali Habyarimana, mu ijoro ry’iya 6 rishyira iya 7 mata 1994, icyo gikorwa cy’iterabwoba kikaba ari cyo cyabaye imbarutso ya jenoside yarimbuye Abanyarwanda basaga miliyoni, Abatutsi n’Abahutu. Ndetse iyo Sinema yo ijya kure ikerekana ko mu by’ukuri  gukomeza gushyira imbere Abatutsi bishwe bonyine birimo ikinyoma n’ubushinyaguzi kuko imibare itangwa n’u Rwanda ubwarwo igaragaza ko Abahutu bo mu Rwanda ari bo bagize umubare munini w’abarimbuwe bityo amateka y’u Rwanda akaba yirengagiza nkana kubavuga no kubibuka !

3. Kagame ababajwe n’uko  amahanga aha ijambo (Freedom of speech) abantu we ngo abona nta gaciro na busa bafite (Completely discredited). Mu mutwe we yumvaga ari we (Le Maître de l’univers) ugena abantu bafite agaciro n’abatagafite, intungane n’abanyabyaha ! Ubwo bubasha kandi akaba yishukaga ko abufite ku Rwanda no ku bindi bihugu. Kandi ni mu gihe, mu myaka isaga 20 amahanga yakomeje kumufata bajeyi, none atangiye kwibonera ko ibihugu by’ibihangange  birambiwe kandi byiyemeje kurambika hasi  “politiki ya ciraha nikubite”yateteshaga umwicanyi ruharwa Paul Kagame.

4. Kagame ababajwe no gutahura bitinze ko nta rundi rukundo ba Mpatsibihugu bari bamufitiye, ko yagizwe igikoresho cy’inyugu zabo gusa , ko mu by’ukuri we nta kandi GACIRO bamuhaga katari ako kubabera igikoresho, bityo babona amaze guhindana( Infrequantable) bakaba biyemeje kumuta bakifatira undi wakwita ku nyungu zabo kumurusha .

 

Kagame afite ubwoba

5.  Kagame  atewe ubwoba no gutahura ko atigeze yita na rimwe ku nyungu nyakuri z’Abanyarwanda none atangiye kuraga mubyara we Makuza ibyamunaniye: Ngo ntimuzahugire muguharanira inyungu zanyu musuzugura iza rubanda !

6. Kagame afite ubwoba bw’uko politiki ye yo guhindura umutwe wa FDLR ba Nyirurutwerunini (Bouc-emissaire) itazongera gushyigikirwa nk’uko abyifuza, bo yahoraga agerekaho ibyaha byose byakozwe mu Rwanda n’akaga kose Abanyarwanda barimo ubungubu, bikamufasha kurangaza amahanga no kwigaragaza nk’intungane n’umucunguzi w’Abatutsi bo ku isi yose!

7. Kagame afite ubwoba ko amateka y’u Rwanda agiye kuvugwa uko ari bityo uruhare rwe mu marorerwa yarimbuye abanyarwanda n’Abanyekongo batagira ingano  rurekere aho guhishwa ahubwo ruvugirwe ku kabonabose.

8. Kagame afite ubwoba bwo kwitwa umwicanyi bityo abari bamukingiye ikibaba bakaba bagiye kumukuraho amaboko burundu, ahasigaye imbwa zikamurya !

9.Kagame afite ubwoba bw’uko agiye gukurwa ku butegetsi maze Inkiko mpuzamahanga zikamufata, zikamuryoza ibyaha byose yakoze zitababarira .

 

Kagame afite umujinya

10. Kagame afite umujinya  ko ishema yaterwaga no kwita Umuyobozi “UDASANZWE”(Visionary Leader) rirangiriye aho, ahubwo akaba atangiye gucuncumuka agana ikuzimu (Descente aux enfers), kuko agiye kuba iciro ry’imigani, yerekanwe nk’umutegetsi w’UMUBISHA warushije abandi gukomeretsa no kwivugana abanyagihugu benshi, kuva isi yaremwa !

11. Kagame afite umujinya ndetse n’ ipfunwe ryo kuzasubira kuvugira kuri BBC, hahandi yahoraga ajya kwigamba ubumanzi bw’ubutekinikano: Aho yambariye inkindi azagira ubutwari bwo kwemera kuhambarira incocero?

12. Kagame afite umujinya mwinshi w’uko abo bafatanyije gusahura ibyiza by’igihugu n’iby’abaturanyi bamwigaritse akaba agiye kubibazwa wenyine, aka ya nteruro yo  muri Bibiriyango “abo nagaburiye umugati wanjye nibo banteye ishoti”!

13. Kagame afite umujinya ko mu batangabuhamya bamushinja harimo abavandimwe bahoze mu Gatsiko ke nyuma bakaza kwitandukanya n’ubugizi bwa nabi bwe.  Koko rero yagerageje kubatesha agaciro mu maso y’abanyarwanda n’abanyamahanga, abacira imanza zo kubacisha umutwe, agerageza kubatsinda ishyanga ngo ntihasigare n’iyonka……none ababajwe n’uko bakiriho kandi bakaba batamworoheye . Aricuza impamvu basubiranyemo, none bikaba biri mu bimukozeho….

 

II. KAGAME ARATEGANYA KWIYAHURA NO KOREKA U RWANDA

 

Kubera ko Kagame atiteguye “kwemera ibyaha bye ngo tuzarebe uko yagabanyirizwa ibihano”,mu ijambo rye ry’ejo yagerageje gushushanyiriza Abanyarwanda igikorwa cya nyuma cy’ubutwari yiteguye gukora : KWIYAHURA ariko ntagende wenyine.

Ongera utege amatwi uko Kagame yashoje ijambo rye : “From here ,I think, It is a time to go and do  a real thing  “, “Guhera  ubu , ndabamenyesha ko ngiye gukora “Agatendo” katazibagirana”. Ako gatendo ni akahe ? Aho si  “Apocalypse”  nk’iyo twiboneye n’amaso yacu muri 1994 ?

Mu by’ukuri, mu kwishuka ko agifite ibanga ryo kwikura mu kimwaro , Paul Kagame agiye gushoza indi intambara y’amasasu, gusa icyo atazi ni uko izaba ariyo ya nyuma kuko ari nayo izamuhitana. Ibimenyetso byose birerekana ko Kagame agiye gutera Kongo n’Uburundi icyarimwe. Gusa hari ibintu bitatu asa n’uwirengagiza nkana. Icya mbere ni uko  yibeshya ku ngufu z’Uburundi muri iki gihe kandi n’iyo turebye amateka tukaba dusanga  basekuru na basekuruza be b’indwanyi cyane batarigeze bigarurira Uburundi na rimwe. Icyakabiri ni uko asa n’utangiye kwibagirwa ukuntu umutwe we w’iterabwoba yari yarahaye izina rya M 23 wayobewe ikiwukubise, ugashwanyaguzwa nk’amakoma y’insina, izuba riva ! Icya gatatu ni uko inzangano  zikarishye yikururiye mu karere no mu mahanga ya kure zishobora kumubyarira amazi nk’ibisusa, nko mu kanya ko guhumbya ijisho!  Intamenya ntibwira umugenzi koko. Nagende rwiza, abagira iyo bajya baragenda. Mbabajwe n’abana b’inzirakarengane bagiye kongera gutikizwa bashorwa mu ntambara zitagize icyo zimariye u Rwanda n’Abanyarwanda. Njyewe Padiri Thomas Nahimana, ndamutse ndi mu ngabo za Kagame, iyi yo sinayirwana kandi sinakwibuza gushishikariza n’abandi kugenza nkanjye: twareka Kagame akayishoramo na Cyomoro we, bonyine!

 

UMWANZURO

Nyamara hari ukundi byagenda…! Haracyari akadirishya k’uko Kagame yakiza ubugingo bwe n’ubw’umuryango we, akarokora n’ubw’Abanyarwanda benshi . Nacishe make, aduhamagare, twicare TUGANIRE nta buhendanyi.

Mu gihe amahanga yizeraga atagishoboye kumucira akari urutega, Abanyarwanda nitwe twenyine ahari twamupfa agasoni, ngo n’ibyaye ikiboze irakirigata ! Umuti w’ikibazo Abanyarwanda ubwabo barawifitiye, bifitemo ubushobozi bwo gutera umugongo ibyahise, bakitangira kurema  igihugu cy’AMAHORO  arambye kandi asangiwe basonzeye .

padiri-thomas-nahimana

 

Padiri Thomas Nahimana,

Umuyobozi w’Ishema Party

Akaba n’Umukandida w’iryo shyaka mu matora ya 2017.

Nyagatare:Yakubiswe na polisi kugeza ashizemo umwuka!

$
0
0

Mu kagali ka Cyembogo umurenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare haravugwa urupfu rw’umugabo bakunze kwita Kamukara rwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Ukwakira 2014 wakubishwe kugeza ashizemwo umwuka ubwo yahondagurwaga na polisi yo muri uwo murenge ifatanyije na Executif w’akagali ka Cyembogo witwa Mukarugwiza.

Amakuru tugikurikirana aravuga ko uyu mugabo yishwe n’inkoni za polisi n’umuyobozi w’akagali ndetse n’umugore we wari ufite inda akaba yarakubishwe umugeri na Executif ubwo yabazaga icyo umugabo we arimo kuzira kandi ibyo bamubaza yari yaberetse munzu ye hose ntabyo babonyemo. Uyu mugore nawe ngo kubera uyu mugeri yakubiswe munda kandi yaratwite yatangiye kuva aza kujyanwa n’abaturanyi ku kigo nderabuzima nacyo kimwohereza mu bitaro bya Nyagatare aho yavuyemo ejo tariki ya 14 ukwakira 2014. Uyu mubyeyi yararusimbutse ariko akaba ahinduwe umupfakazi dore ko kubera ukuntu yari arembye ntibashije no gushyingura umugabo we!

Intandaro yiri hohoterwa nkuko abaturage bahaturiye babitubwiye ngo yavuye ku isaka ryali ryakozwe n’uyu muyobozi w’aka kagali ngo aho yakegaka uyu muryango ko ngo waba ufite inzoga ya kanyanga munzu maze ngo uyu muryango umuryana munzu arasaka hose arayibura maze ngo uyu muyobozi ahamagara polisi ngo ize imufashe gukubita uyu muryango ngo uvuge aho kanyanga bakekwagaho yagiye!

Polisi ihageze ko ngo yasubukuye inkoni uyu muryango wari wabanje gukubitwa na gitifu ngo hagamijwe ko nibanga kuvuga aho iyo kanyanga iri bagomba gupfa! Ubwo uyu mugabo yakomeje guhakana ko ntayo afite maze ajyanwa gufungirwa kuri station ya police ya Matimba maze ngo ijoro ryose baramukubita mpaka koko ashizemwo umwuka! Mu gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 12 Ukwakira 2014 polisi yazanye umurambo wuyu mugabo ngo ashyingurwe maze abaturage bavuza akaruru babaza ukuntu uyu mugabo yakubitwa kugeza apfuye kandi ngo yari inyangamugayo muri aka kagali! Abaturage kubera uburakari ngo batangiye gutera amabuye polisi yari izanye uyu murambo maze kubera isoni n’ikimwaro ngo polisi isubizayo uyu murambo kuko abaturage bari bamaze kuvuga ko polisi ariyo igomba kuwuhamba kuko ariyo yishe uwo muntu kandi imurenganya!

Nyuma yiki gikorwa ngo muri uyu mudugudu bwakeye buri rugo rwagoshwe n’abapolisi maze bambika amapingu buri mugabo wo muri aka gace babapakira imodoka bajya kubafunga banabategeka ko bagomba kujya bavuga ko uyu muntu yishwe no kunywa kanyanga nyinshi ,banihanyiza umuntu wese uri bwongere kubangamira igikorwa cyo gushyingura uyu muntu ko nawe ari buhure n’akaga atigeze abona nuko umurambo wuyu muturage uba urashyinguwe! Muri ayo mabwiriza ariko ngo hari umuturage w’umucikacumu watinyutse abaza abo bapolisi ukuntu bashobora kwica umuturage w’inyangamugayo mu kagali azira gukekwaho icyaha kandi nta gihanga(ikimenyetso berekana? Uyu muturage ngo yahise yukwa inabi cyane n’umuyobozi w’akagali ngo amubwira ngo” mujya guhunga 1959 uribuka icyabajyanye?” Uyu muturege ngo yahise aruca ararumira maze n’abandi baturage bari bagifite amakarekare yo kubaza impamvu y’urupfu rw’uyu muturage ngo baba bumvise ko ikibazo atari kanyanga yashakwaga ko ahubwo urupfu rw’uyu muntu rushobora kuba rushingiye ku zindi mpamvu!

Ubu ngo muri aka kagali abahaturiye basa n’abakutse umutima ubwoba ni bwose kuburyo n’uwaduhaye aya makuru yavugaga ati rwose ubu kuva kuwa gatandatu nta muntu wabashaga kuba yagira icyo yavuga na cyane cyane ko twari twabwiwe ko uhingutsa iby’uru rupfu nawe bamukurikiza uriya wishwe!

Akarere ka Nyagatare gakunze kuvugwamo ivanguramoko rikomeye kuburyo kiriya gisubizo cyahawe uriya muturage wari ubajije iby’iyicwa ry’uyu muturage bihita byerekana ko kwica abatarahunze muri 59 nta kosa ririmo! Icyi gisubizo kandi kiranerekana ubusumbane n’ihohoterwa birangwa muri kariya karere!

Igitangaje nuko nta muntu numwe wigeze afatwa ngo akurikiranwe kuri uru rupfu rw’uyu muturage bisobanuye ko n’inzego zindi zaba zititaye ku rugomo rwakorewe uyu muryango!

Boniface Twagirimana


Ibyo kwa Kagame bibaye nk’ibyo Kwa Mwungeri wa Nyankaka

$
0
0

Aho bukera Kagame agezwe ku buce ubu ntakibasha no kwihagararaho asanganywe

Kuva mu mataliki icumi n’ayandi z’ukwezi kwa Nzeri Prezida w’u Rwanda Paul Kagame YARAGISHE

(yamaze iminsi atabarizwa mu gihugu cy’u Rwanda), ubwo yahagurukaga I Kigali yerekeza  za Amerika mu minsi yabanzirizaga wa munsi we wo kwiyamamaza mu mahanga yise Rwanda day I Atlanta, muribuka ko yavaga mu gihugu kimwe ajya mu kindi ariko adakoza ikirenge I Kigali, ngaho za  Dubayi, ngaho mu Butaliyani, ngaho mu Buganda, ndetse mu gihe ageze I Kigali kurahiza Bernard Makuza ntarashaka gufasha amaguru hasi kuko ngo mu cyumweru gitaha azaba ari mu Bwongereza, ese mama arahamara igihe kingana iki ho? Arahava yerekeza hehe?

Ese Kagame arahunga iki mu gihugu cye?

Nta wamenya niba hari imirimo mishyashya Perezida Kagame yungutse muri iki gihe imusaba guhora mu bihugu by’amahanga cyane kurusha mu Rwanda.

Mu bisanzwe Kagame ni umuntu usanzwe akunda gutembera aho ahimba amanama na za misiyo zidakwiriye ku rwego rw’umukuru w’igihugu, ariko ibyo muri aya mezi 2 Neri n’Ukwakira ntabwo ari shyashya.

Izi ngendo za Kagame zahuriranye n’ifungwa ndetse n’imanza zinyuranye ngo z’abagambanira igihugu n’abangisha abanyarwanda ubutegetsi bwe harimo n’abasirikare bakuru barimo n’uwigeze kumubera umukuru w’abamurinda ariwe Colonel Tom Byabagamba, izi ngendo zahuriranye n’ugutsindwa 2 mu manza  zaberaga muri Afrika y’Epfo, harimo urw’abagabo yatumye kwivugana General Kayumba Nyamwasa, hamwe n’urwo Leta y’u Rwanda yari yifindafindiye ngo ishaka kwambuza General Kayumba ubuhungiro yahawe na Leta ya Afrika y’Epfo, urubanza Leta ya Kagame yikingirije umuryango CORMSA (Umuryango wita ku burenganzira bw’impunzi n’abimukira mu majyepfo ya Afrika).

Izi ngendo za Kagame zahuriranye na kandi na none no kwegura cyangwa kweguzwa kw’icyegera cye cy’ibanze Dr Ntawukuriryayo wari Perezida w’Inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena.

Izi ngendo kandi yazubuye mu gihe isi yose yamwotsaga igitutu ku mirambo isaga 40 yagaragaye mu kiyaga cya Rweru, abantu bishwe bafunze akandoyi uburyo bwite bwa Paul Kagame bwo kwica butaraboneka ahandi ku isi.

Izi ngendo kandi zatatswe na ya Filme Documentaire ya BBC yagaragazaga uruhare rwa Kagame mu bwicanyi bwayogoje u Rwanda n’akarere harimo na Genocide n’ibindi bimenyetso byinshi by’impurirane biragaragaza ko Perezida Kagame aho yatemberaga yagendaga ashakisha ko yabona agatotsi kuko byari bimaze kumubana byinshi mu mutwe akeneye kuruhuka kandi ntaho kuruhukira yifitiye.

Umutima uhagaze Paul Kagame kandi yawugaragaraje ubwo yaganiraga n’abanyamakuru agakanja amanwa ndetse akajya anagaragaza uburakari bukabije mu magambo ye cyane cyane ubwo yabazwaga iby’imirambo isaga 40 twavuze haruguru

Abakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda ndetse no mu matekay’igihugu cyacu basanga nta kabuza iki ari ikimenyetso simusiga cyo kurembera cyangwa guhenebera kw’ingoma ya Paul Kagame.

Kagame afite ubwoba buvanze n’uburakari bukabije

Ese mama amahane n’ikiniga Kagame yavuganaga kuwa Kabili taliki ya 14 Ukwakira arahiza Umukuru wa Sena Bernard Makuza byaba biterwa gusa na Filime ya BBC, byaba biterwa n’imirambo yo muri Rweru yamaze kumuhama?

Mu magambo ye ati “Batugize abicanyi” aya magambo Kagame ntiyayavugiye kwerekana ko arengana ahubwo mu mujinya we yerekanaga ko nta n’icyo bimubwiye ariko ari nako ashongera mu mubiri imbere.

Ntabwo yayavuze nk’uko yigeze kwigamba ko ari we wishe cyangwa wicishije Colonel Patrick Karegeya ubwo yidogaga mu gitaramo cy’amasengesho,

Ntabwo yayavuze nk’uko yivugiye ku mugaragaro I Nyabihu ko abajyaga baburirwa irengero bazarasa ku manywa y’ihangu!

Ijwi ryuje ikiniga yabivuganye  kuri uyu wa Kabiri taliki ya 14 Ukwakira si irisanzwe ryuje ubwibone tumuziho rifite ikindi cyiryihishe inyuma, si ikindi kandi ni ubwoba bukabije!

Abanyarwanda rero ni ukuba aka ya mvugo yo mu ndyoheshabirayi “muratangare mutegereye” kandi muryamire amajanaja kuko imbogo yakomerekejwe yica ibiti n’amabuye.

Ibi byose kandi biraba mu gihe Kagame arimo kwishakira abamufasha guhindura itegeko nshinga ngo rimuheshe uburyo bwo kwiyamamaza muri 2017, ari nako yigizayo abo akeka ko batabikozwa ariko ikibazo kimukomereye ni ukumenya niba iminsi isigaye azarota igera, ikindi kibazo ni ukumenya niba abo yita ko bamushyigikiye uyu munsi, icyo gihe bazaba bakimushyigikiye kuko adatuza kubamaraho imiryango n’ishuti zabo. Ese mama azica, azashimuta, azafunga ahereze hehe? Kuva kuri nde kugera kuri nde? Hazasigara nde?

Nimucyo tubitege amaso. Pole sana Mueshimiwa Laisi!

Claude Marie Bernard Kayitare

I Johannesburg

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buratangaza ko budashakisha Lin Muyizere, umugabo wa Victoire Ingabire

$
0
0

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Alain Mukurarinda, yahakanye yivuye inyuma ko hari ikirego na kimwe Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwigeze butanga ku mugabo wa Ingabire Victoire uba mu Buholandi.

Nyuma y’aho havugiwe ko umugabo wa Ingabire Victoire ari mu Banyarwanda 10 bandikiwe n’u Buholandi ko bashobora kwamburwa ibyangombwa byo kuhatura, ababunganira bakavuga ko bashobora kuba bashakwa na Leta y’u Rwanda, Mukurarinda yahamije ko nta cyo rumukurikiranyeho.

Mu kiganiro na BBC, Mukurarinda yasobanuye ko abandikiwe n’u Buholandi batari mu birego birenga 100 by’abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwatanze mu bihugu byinshi guhera mu 2008.

Alain Muku yagize ati“Abantu bakekwaho icyaha barahari mu bihugu byinshi, twohereje impapuro zirenga ijana dusaba ko bafatwa bakoherezwa mu Rwanda cyangwa bakaburanishirizwa aho bari, ndetse no mu Buholandi hari izigera kuri 17. Muri izo abo bantu ntabwo barimo.”

Ariko Mukurarinda yavuze ko kuba u Rwanda rutamushakisha ntibikuraho kuba yakurikiranwa n’uwo ari we wese mu gihe ubutabera bw’u Buholandi bubyemera.

Ariko Mukurarinda yavuze ko niba ubutabera bw’u Buholandi bwemera guca imanza butitaye ku ho ibyaha byako, ngo ntacyabuza umuntu uwo ariwe wese kurega uwo akekaho icyaha aho yaba ari.

Source:mazimpaka@igihe.com

Ubuhanuzi: Ngo Perezida Kagame ntabwo azarenza 2015 adapfuye!

Komite nyobozi ya UDR yirukanye Bwana Aloys Manzi mu ishyaka!

$
0
0

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Dukurikije itangazo ryo ku italiki ya 9 ukwakira ryatanzwe na Bwana Faustini TWAGIRAMUNGU, aho yihambira ku butegetsi, yemeza ko akiyoboye impuzamashyaka CPC, kandi yarasezerewe, n’aho yiharanga akavuga ko ngo ishyaka UDR ryaba ryaritabiriye inama y’ubugambanyi yakoresheje ku italiki ya 5 ukwakira.

Dukurikije n’ikiganiro cyahise kuri radio impala cyo kuwa gatanu taliki ya 10 cyatanzwe n’uwitwa Rwaka, n’icyo kuwa gatandatu taliki ya 11 cyatanzwe na Aloys Manzi akiyita Vice-president w’ishyaka ryacu, na commissaire ushinzwe ububanyi n’amahanga mu mpuzamashyaka CPC.

Komite Nyobozi y’ishyaka UDR iramenyesha abanyarwanda n’incuti ibi bikurikira :

1.Umugabo Aloys Manzi nta kintu aricyo : ari mw’ishyaka ryacu UDR, ari no mu mpuzamashyaka CPC. Ariko akomeza kwiyitirira imyanya atagifite mu ishyaka no mu mpuzamashyaka, buri wese yakwibaza icyo agamije . Inama ya komite nyobozi y’ishyaka UDR yateranye ku italiki ya 3 nzeli uyu mwaka kugirango yige ikibazo cy’uriya Aloys Manzi, wari umaze igihe kirekire yerekana imyifatire idahuye n’amategeko agenga ishyaka , cyane cyane mu bikorwa by’ubugambanyi no kubiba amacakubili mu barwanashyaka yitwaje umwanya yari afite wa Vice- président.

Muri iyo nama, abagize komité nyobozi tumaze kumushyira imbere ibyo ibikorwa bye, twamusabye kuva ku mwanya wa Vici-président ,tukamushinga indi milimo, bityo tumukura no ku mwanya wa Commisaire ushinzwe ububanyi n’amahanga byajyanaga muri CPC, dore ko ngo kubera ibibazo bye bwite adashobora no kuva aho atuye ngo ajye mu kindi gihugu.

Iyo mwanya yombi twahise tuyishinga Madame MUKAMUTESI Claudette wari usanzwe akora kazi k’ububanyi n’amahanga, mu mwanya wa Manzi, kubera ikibazo tuvuze haruguru. Ibyo byemezo ariko ntibyashimishije Aloys Manzi. Kuri uwo mugoroba inama ikirangira yahise yandika ibaruwa asezera(démission) muri Komite nyobozi no ku mwanya uwo ariwo wose mu ishyaka UDR (ibaruwa turayifite bibaye ngombwa twayishyira ahagaragara)

2 . Umugabo witwa Rwaka mu kiganiro yakoreye kuri radio impala kuwa gatanu taliki 10, arihanukira ntasoni ati : Twagiramungu aracyari Président wa CPC, kandi amashyaka yose uko ari itanu agize CPC, aramushyigikiye, ati ndetse n’ishyaka rya Dr MURAYI riramushyigikiye uretse uwo Murayi wenyine wari vice president wa 2, wivumbuye akajya gufatanya n’umutwe utazwi, akaba ugenda akwiza ibihuha. Turagira ngo tumenyeshe abanyarwanda n’uyu Rwaka tuzi ko yirengagiza nkana ko :

- Twanditse ibaruwa kuwa 5 ukwakira 2014 tumenyesha bwana TWAGIRAMUNGU Faustin ko UDR itazitabira inama yatumije tumusobanurira n’impanvu.

- Twashyize umukono ku itangazo rwasohotse taliki ya 8 ukwakira, risezerera Bwana Twagiramungu Faustin ku mwanya w’ubuyobozi bw’impuzamashyaka CPC. Abanyarwanda basobanukirwe neza, twe abagize Komite Nyobozi ya UDR n’abayoboke bacu bose dushyigikiye president w’ishyaka n’icyemezo twafatiye hamwe cyo kwitandukanya n’ubugambanyi bwa Faustin Twagiramungu n’abamotsi be.

3 . Komite nyobozi ya UDR, yirukanye burundu Aloys Manzi mu ishyaka ryacu ku italiki ya 08 ukwakira, kubera imyifatire twavuze haruguru n’ibindi byiyongeyeho. Ishyaka UDR ryasabye Aloys Manzi gusubiza ibintu n’ibikoresho by’ishyaka yari afite, harimo radio Impala , na site internet: www. rdu-rwanda.org. Kugeza ubu uyu mugabo ntaradushyikiriza ibyo bikoresho byacu.

Bityo rero turamenyesha abanyarwanda n’incuti zacu ibi bikurikira :

-Radiyo Impala ubu yabaye iya Aloys Manzi twavuze haruguru.

- ibiganiro n’inyandiko izo arizo zose bihita n’ibizahita muri iki gihe kuri radio impala no kuri iyo site internet, ntaho bihuriye n’ishyaka rya UDR.

Turamenyesha abanyarwanda kutongera guha agaciro ibiganiro bihita kuri iriya radio Impala , kimwe n’inyandiko zihita kuri iyo site internet , mu gihe tugitegereje ko Aloys Manzi abisubiza ishyaka. Twizeye ko bitazatinda.

Bikorewe i Paris taliki 11 ukwakira 2014

Abagize Komité nyobozi y’ishyaka UDR

Dr MURAYI Paulin – Président
Mme MUKAMUTESI Claudette – Vice Présidente
Mr KARURANGA Saleh – Secrétaire
Mr RUKARA Jean – Trésorier
Mr NDAGIJIMANA Eric – Président du Comité de Liège

“Mu gatendo ngiye gukora, muzambere ba mudahunga” Kagame Paul

$
0
0

Mu ijambo yavuze amaze kwakira indahiro z’abayobozi bashya ba sena y’u Rwanda, Perezida Kagame yatunguye benshi bari basanzwe bamuziho amakare n’ubukaka. Mu ijwi ryuzuye ikiniga, umukuru w’igihugu yahamagariye abari bamaze kurahira kwirinda guharanira inyungu zabo bwite, ahubwo bagaharanira inyungu rusange z’u Rwanda n’abenegihugu. Avuye kuri ibi, yahise atandukira maze arihambura ( se défouler), agaragaza umujinya afitiye abanyamakuru ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo cy’itangazamakuru cy’Ubwongereza BBC (British Broadcasting Corporation) kubera sinema kimaze iminsi gihitishije igaragaza ubwicanyi Kagame yagizemo uruhare rukomeye, ndetse akaba ariwe watanze itegeko ryo kurasa indege ya Habyarimana.

Ubusanzwe ibyavuzwe muri iyo sinema nta gishya kirimo, kuko si ubwa mbere byari  bishyizwe ahagaragara, kandi harimo n’amagambo Kagame we ubwe yivugiye abyemera. Ubusesenguzi buragaragaza ko igiteye ubwoba Kagame  ari uko noneho Ubwongereza na bwo bwemeye ko Kagame ari umwicanyi. Ibi simbitindaho ahubwo mu ngingo enye(3) reka turebere hamwe uko Kagame yiteguye guhangana n’ikizakurikiraho nk’uko yabibwiye abamwumvaga. Izo ngingo ni izi:

  1. Muzabe ba Mudahunga
  2. Isi yose irimo akavuyo
  3. Ndangije amagambo, ngiye gukora “agatendo”(real things).

Umuntu yitegereje izi ngingo yasanga zidakurikiranye neza, sinzi niba umukuru w’igihugu cyacu yarabigize nkana, ariko icy’ingenzi ni uko ubutumwa bwe yabuhitishije bwose uko bungana. Iyo aza kuba umuhanga mu kuvuga yashoboraga gutangira ati : “Ubwo basigaye bemera ko turi abicanyi….  kandi (1) isi yose ikaba irimo akavuyo (2)njye ndangije iby’amagambo ngiye gukora agatendo (3)kandi ndabasaba ngo muzambe hafi muzabe ba Mudahunga”. Uko bimeze kose reka tuzikurikiranye uko Kagame yabikoze, ni ukubaha uburenganzira bwe.

  1. Muzabe ba Mudahunga

Ibi yabihereye aho yinubiraga ko ngo abahawe ijambo muri iriya sinema ari abantu bahunze igihugu. Avuga ko nta yindi nyungu yo guhunga uretse guhabwa ijambo kuri BBC. Aha Kagame arashaka kubeshya ko uhunze wese ahabwa ijambo kuri BBC cyangwa andi ma radiyo atandukanye, nyamara yamaze imyaka 30 mu buhungiro nta jambo yahawe. Yarinze gutegereza ko intambara y’Inkotanyi itangizwa kugira ngo ahabwe ijambo.

Kagame azi uko BBC yamukoreye publicité mu gihe na nyuma y’intambara, akaba rero ubu azi neza ko ubwo abandi nabo bahawe ijambo, we bishobora kumugwa nabi. Gusaba rero abamwumvaga kudahunga ni ukugira ngo na bo BBC itazabaha urubuga maze bakamushyira hanze. Ikindi arabashuka kugira ngo mu gihe atangije agatendo (yari atarakavuga) bazamugwe inyuma ngo barimo kurwanira inyungu z’u Rwanda.

Ariko na none Kagame si umuswa. Asaba aba bantu kudahunga ni uko yari azi icyo avuga. Aha reka twibukiranye ibintu bitera ubuhunzi twese tuzi. Umuntu uhunga ni uko aba abona ariho hasigaye amakiriro ye. Wahunga intambara cyangwa se umutekano mukeya, wahunga ubukene, ni uko aba ariyo chance usigaranye yo gukiza amagara yawe. Ibyo aribyo byose aba basenateri, abaministiri n’abadepite yabwiraga bose ama konti yabo aruzuye, nta bukene bafite. Ni ukuvuga ko ikindi bashobora guhunga ari intambara cyangwa se umutekano mukeya. Mu yandi magambo Kagame aratwereka ko igiye kuba intambara irimo gutegurwa akaba asaba aba bantu kuzamugwa inyuma.

  1. Isi yose irimo akavuyo

Kagame avuga ko isi yose yuzuyemo ibibazo by’intambara z’iterabwoba n’ibindi bibazo. Byashoboka ko yaba ashaka kunyura mu rihumye amahanga arangariye ahandi maze agakora agatendo ke. Byakunze kugaragara ko iyo abantu barangaye Kagame ahita akora ikintu gikomeye. Muzakurikirane neza muzasanga buri gihe yagiye yohereza ingabo muri Congo amahanga yabaga ahugiye muri Burasirazuba bwo hagati mu bibazo bihahora. Kugira ngo asasire icyifuzo cye, aravuga ati iyo chaos iri ahantu hose ntibazavuga ko ari twe twayiteje. Ni nk’aho yavuze ati hano naho haramutse habaye chaos nta gitangaza cyaba kirimo. Aravuga rwose yeruye ko u Rwanda na rwo rugomba kubamo chaos. Uyu mugabo Imana imuturinde!

  1. Ndangije amagambo, ngiye gukora “agatendo”

Ibi abivuze yabitekerejeho kuko amaze iminsi arunda ingabo ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda. Abinyujije mu binyamakuru bivugira leta kandi, yatangiye gushinja u Burundi ko mu gihe ingabo zabwo zavaga muri Congo zazamukanye na FDLR. Ibi bikaba aribyo aheraho ashaka kwishora mu ntambara kandi biragaragara ko ariyo izamuhitana cyane cyane ko nk’uko abyivugira imbaraga asigaranye ari nkeya.

Aha hanyibukije ya mvugo y’abakurambere igira iti “amagambo ashize ivuga”.  Koko rero Kagame amagambo yamushiranye, ariko si n’amagambo gusa ahubwo n’ibitekerezo byashize. Arabigaragaza aho avuga ko ngo atumva ukuntu abantu bamufashije kubaka ikintu (jenoside) ari na bo baza kugisenya. Koko rero Abongereza ndetse na benshi mu bahoze muri FPR batanga ubuhamya, bubatse FPR ndetse bayitera inkunga nyuma ya genocide. Raporo za mbere zashinjaga FPR na Kagame ni Abongereza (bafatanyije n’Abanyamerika ) bahitaga bazisisibiranya bakoresheje iturufu ya genocide y’abatutsi nyamara bari bazi neza ko Kagame abifitemo uruhare.

Mu buhamya bwa Carla Del Ponte, yemeza ko yashatse gufata abantu bo muri FPR , Koffi Annan akamubwira ko ari politiki kandi ko bashakaga ko u Rwanda rubanza rukisana. Kuba Kagame atumva uyu mukino rero bishobora gutuma afata n’ibyemezo byo kumuhitana. Iyo ntambara se yo ashaka gushora, inganda zo mu Rwanda zikora amasasu angahe? Uwamufatira embargo ntiyongere kubona amasasu rahira ko igihuru kitabyara igihunyira!?

Umwanzuro:

Iyo witegereje uburyo u Rwanda ruyobowe, ukareba uko abaturage babayeho n’umujinya bamaze kugira, ukongera ukareba akazi gakomeye amashyaka atavuga rumwe na Kagame akomeje gukora, nta shiti uhita ubona ko ibintu bigiye guhinduka mu Rwanda. The wind of change is blowing. Perezida Kagame nk’umuntu ubikurikiranira hafi, nawe azi uko ikibazo kimeze. Abanyarwanda ndabasaba gukurikira kandi bakamenya gusoma ibimenyetso by’ibihe. Akenshi iyo ingoma itangiye kurindimuka biragaragara ariko kumenya igihe ihombokera (ku ngoma ntibavuga guhomboka bavuga kubyara) bikunze gutungurana.

Gusa ntidukwiye kugira ubwoba, kuko na Karinga bavugaga ko nisezererwa nta mubyeyi uzongera kubyara, inka zitazongera konsa, imvura itazongera kugwa, isake ntizizabika,…. Nyamara yasimbuwe n’ibendera U Rwanda rurushahp gutera imbere. Kagame ashoze intamabara, imuhitane wenyine, dukomeze twubake Igihugu. Ikiniga afite kiramucira amarenga. Ariko na none muzirikane ko n’ubwo karinga yagiye abantu bagahumeka, imvugo ngo Habyarimana navaho impundu zizavuga yo ntiyigeze isohora. Ni ukubyitondamo.

gahunde

Chaste Gahunde

Paul Kagame: umuperezida w’inzererezi, usesagura.

$
0
0

Paul Kagame amaze kwegukana akazina ka Mobayilo Purezidenti (Mobile President)

Mu Kinyarwanda inzererezi bivuga umuntu wirirwa cyangwa akarara agenda, cyangwa byombi icyarimwe. Kera bene uyu muntu bamuvugiragaho bati imbwa yamurigase mu karenge, ni kabwera, ni ikirara, ni inzererezi. Muri iki gihe iyo bavuze inzererezi humvikana ba bana baba mu muhanda bazwi no ku izina rya mayibobo. Ikintu abantu bitwa aya mazina bahuriyeho ni ukutagira akazi kazwi, baba bagafite kakaba katemewe n’amategeko. Perezida Paul Kagame we, n’ubwo afite akazi kazwi, ingendo ze za buri munsi ziteye ikibazo cyane cyane ko akoresha amafranga aturuka mu misoro y’abenegihugu kandi ingendo ze zirahenda cyane. Bityo abantu bakagira bati iyaba yagendaga mu gihe koko ari ngombwa ubundi akibuka ko igihugu gikennye.

Iyo witegereje  zimwe mu ngendo Kagame ajyamo ziba zihenze ku buryo bukabije. Urugero, mu kwezi kwa Nzeri 2011 perezida Kagame yaraye muri Hotel Mandarin Oriental Hotel aho yishyuraga amadolari agera ku bihumbi makumyabiri  maganatandatu na mirongo itandatu n’ane(US$20,664 y’abanyamerika ku ijoro rimwe!!! Ni ukuvuga arenga miliyoni cumi n’enye z’amanyarwanda ( 14.000.000Frws). Igitangaje ni uko uyu mugabo iyo agiye atarara ijoro rimwe ahubwo amara nk’ibyumweru bibiri nibura. Ikindi cyiyongeraho ni uko mu ngendo ze akoresha indege ye bwite ariko Leta akaba ariyo iyikodesha.

Kuba Perezida wa repubulika yajya mu ruzinduko ntacyo byari bitwaye niba koko ari ahantu ha ngombwa. Ariko iyo urebye ingendo nyishi akora aba ari izashoboraga gukorwa nabamwe mu ba minisitiri. Cyakora inyinshi ziba ari mu nyungu ze, ngo azajya guhabwa igihembo cyimpamyabumenyi z’ikirenga (atigiye) bita iz’icyubahiro. Ahandi akunda kujya mu nama ni izerekeye iz’ishoramari. Aha naho hashobora kujyayo minisitiri ushinzwe ubukungu, cyangwa se umuyobozi w’ikigo gishinzwe ishoramari,…

Muri uyu mwaka wa 2014, Perezida Kagame umaze gutsindira akazina ka mobile president ( mobayilo purezidenti) yamaze iminsi hafi 90 yose hanze mu ngendo zidasobanutse ariko zifite intego izwi: gusesagura umutungo wa leta. Hai aha hari urutonde rw’izo ngendo.

  1. 12 Mutarama, Luanda, Angola
  2. 21 Mutarama , Naivasha, Kenya
  3. 24 Mutarama, Davos, Switzerland
  4. 30 Mutarama, Addis, Ethiopia
  5. 05 Gashyantare , Cap Vert
  6. 12 Gashyantare , Los Angeles World , Wisdom Conference, visits to Berkeley University, University of California, and Palo Alto University)
  7. 20 Gashyantare, Kampala, Uganda
  8. 23 Gashyantare,  Dublin, Ireland
  9. 25 Gashyantare , Luanda, Angola
  10. 02 MataA, Brussels, Belgium
  11. 22 Mata, Eastern USA ( MIT, Tufts and Brandeis University)
  12. 25 Mata, Western USA (Milken Institute, Saddleback Church, and Stanford University)
  13. 02 Gicurasi, Nairobi, Kenya
  14. 08 Gicurasi, Abuja, Nigeria
  15. 11 Gicurasi ,Nairobi, Kenya
  16. 16 Gicurasi ,Geneva, Switzerland
  17. 23 Gicurasi , Gabon
  18. 27 Gicurasi, New York, USA
  19. 27 Kamena, Malabo, Equatorial Guinea
  20. 08 Nyakanga, Accra, Ghana
  21. 03 Kanama, Aspen, USA
  22. 06 Kanama, Washington, DC, USA
  23. 20 Kanama, Rwanda Day (Mercier University), Atlanta, USA.
  24. 21 Kanama, New York City
  25. 01 Ukwakira, Dubai
  26. 05 Ukwakira, Trieste, Italy
  27. 07 Ukwakira, Kampala, Uganda
Kubera igihe amara mu ndege ari kinini abakozi bo mu ndege babeye nk'umuryango we!

Kubera igihe amara mu ndege ari kinini abakozi bo mu ndege babeye nk’umuryango we!

Iyo ubaze iminsi uyu mugabo yamaze muri izi ngendo usanga ari 88 ni ukuvuga amezi atatu aburaho iminsi ibiri. Muri iz ngendo nk’uko bigaragara 17 zabereye muri Afurika, Uburayi, n’uburasirazuba bwo hagati kandi wasangaga buri rugendo rumara nibura iminsi ibiri(3). Ni ukuvuga iminsi 51 yose hamwe. Mu kwezi kwa Gashyantare, Kagame yamaze icyumweru cyose muri Leta zunze ubumwe z’America (USA) yongera kumarayo ikindi cyumweru mu kwezi kwa Mata. Ukwezi kwa Nzeri 2014 Kagame yazereraga muri Leta zunze ubumwe z’Amerika (USA) atangirira Aspen, Colorado; akomereza Atlanta, Georgia ahava yerekeza New York. Ahavuye Kagame yanyuze i Dubai agera mu Rwanda tariki ya 2 Ukwakira nyuma y’iminzi itatu asubira mu Burayi kuya 5 Ukwakita aho yagiye mu Butaliyani. Yose hamwe iminsi 36 wayiteranya na  51 twabonye haruguru ikaba iminsi 87 yuzuye ni ukuvuga hafi amezi atatu umukuru w’igihugu yamaze azerera.

Ubu Kagame aritegura kujya i Londres mu Bwongereza kuwa 20 Ukwakira 2014 ntawamenya iminsi azamarayo.

Ikibazo gikomeye ni aha kiri: Ni kuki Kagame atareka ngo ba minisitiri be bakore akazi kabo bajye mu ngendo zijyana n’akazi kabo? Uko byagenda kose mission ya minisitiri itwara makeya kurusha aya Kagame ujyana indege ye! Niba ibi abyanze se yakuyeho guverinoma ubwo mbona byose ashaka kubyikorera?

Murabona aho ya mafranga yo mu kigega agaciro ashirira. Kanid ntajya atanga raporo ngo avuge uko yayakoresheje. Ng’ibyo ibya Mister Mobile President! Harahagazwe!

Umwanzuro:

Igihe kirageze ngo Kagame afate ikiruhuko kuko biragaraga ko ananiwe. Ariko abe anitegura kuzasubiza ibibazo imber y’ubucamanza ku byerekeye uko yakoresheje nabi umutungo wa leta. Miliyoni 14 Kagame akoresha mu ijoro rimwe umwarimu wo mu Rwanda yazikorera mu gihe kingana n’amezi 238 ni ukuvuga imyaka 19 n’amezi abiri. Murumva aho bigeze? Aya mafranga yakwishyurira Abana 14 muri Kaminuza mu gihe cy’umwaka. Ufashe ayo Kagame yakoresheje muri iyi minsi 87 Abanyeshuri1200 babona bourses.

Uyu mugabo azi kwihesha agaciro koko.

gahunde

Chaste Gahunde

U Rwanda ruvuye muri security council, Angola irarusimbuye!

$
0
0

Nk’uko tubikesha BBC, Angola niyo yatorewe gusimbura u Rwanda mu kanama gashinzwe umutekano k’umuryango w’abibumbye (UN Security Council). U Rwanda rwari rumaze muri uyu mwanya igihe kingana n’imyaka ibiri rukaba ruzatanga imihoho mu mpera z’uyu mwaka.

U Rwanda rukinjira muri uyu mwanya byagaragaye ko rwari rufite agenda isobanutse:

  • Gukingira ikibaba ingabo za RDF zahoraga muri Congo zisahurira zahabu na diyama ndetse n’igiti gihenze cyane kizwi ku izina rya mahogan( libuyu).
  • Gukoresha imbaraga uwo mwanya kugira ngo umutwe wa FDLR uranduranwe n’imizi.
  • Gukomeza gushimangira igitekerezo cy’uko Kagame atigeze agira uruhare muri genocide yabaye mu Rwanda.
  • Guharanira ko genocide itongera kwitwa genocide y’u Rwanda( Rwandan genocide/Genocide rwandais) ahubwo ikaba genocide yakorewe Abatutsi.

Iyi agenda ya leta ya Mobile President Paul Kagame siko yose yabashije kugerwaho. Ibi biterwa n’uko mu by’ukuri ibikorerwa muri kariya kanama usanga bifatwaho ibyemezo n’ibihugu by’ibihangange kandi bifitemo umwanya uhoraho ibyo akaba ari Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubwongereza, Ubufaransa, Uburusiya n’Ubushinwa. Cyakora Kagame akoresheje uwo mwanya, yarwanyije yivuye inyuma igitekerezo cyo koherezadrones cyangwa se indege zitagira umu pilote ngo zikore reconnaissance ku mupaka w’u Rwanda na Congo mu rwego rwo gutahura urujya n’uruza rwahakorerwaga. Izi drones nizo zatahuye abantu babaga bikoreye amabuye y’agaciro bavaga muri Congo bakinjira mu Rwanda. Zagaragaje kandi mouvements z’ingabo z’U Rwanda zambukaga zinjira muri Congo gutera akavuyo no gufasha M23. Byatumye u Rwanda ruhatakariza icyizere rwari rwarashyize muri bamwe mu bazungu bashyigikiraga buhumyi umutwe w’iterabwoba FPR na perezida Paul Kagame.

Birazwi ko Kagame yagerageje kurwanya icyemezo cyo kohereza intervention brigade muri Congo kuko iyi brigade yari ifite mandate yo kurasa igihe bibaye ngombwa.Nyamara iyi brigade yaroherejwe ndetse iza irimo ingabo za Tanzaniya, igihugu cyari kimaze kugirana amasinde n’u Rwanda kuko Kagame yasezeranyije Tanzaniya ko azaritura perezida wayo Muheshimiwa Jakaya Kikwete. Ibi nabyo byatumye Tanzaniya irwana nk’iyirwanira, maze ingabo za RDF zishushubikanywa muri Congo ndetse umutwe wa M23 ukubitwa iz’akabwana, urashwiragira, benshi birukira mu Rwanda abandi bitandukanya na wo,  batanga n’ubuhamya bw’uko bajyanywe kurwana ku ngufu.

Kagame na none yakoresheje uyu mwanya kugira ngo buri rapport isohoka ibe isaba ko umutwe wa FDLR ukurwa ku isi. Ni muri urwo rwego mu gihe hari kwigwa ikibazo cyo kurandura M23 yashigikirwaga n’ibihugu by’amahanga (Rwanda na Uganda), abahagarariye u Rwanda muri aka kanama basabye ko M23 itasenywa yonyine ahubwo ko hakurikiraho n’indi mitwe yose. Bityo nyuma ya M23, FDLR yagombaga guhita ikubitwa nabi cyane. U Rwanda rugiye kuva muri aka kanama FDLR itararaswa n’ubwo bwose tutazi uko bizayigendekera.

Mu ri iki gihe u Rwanda rumaze muri aka kanama, ama raporo avuga ku bwicanyi bwa FPR yarasisibiranyijwe. Iheruka ikaba ari Mapping Report igaragaza neza uburyo FPR yarimarimye impunzi z’abahutu zari muri Congo ibeshya ko ikurikiranye interahamwe na Ex FAR. Iyi raporo isoza inavuga ko haramutse habonetse urukiko rukurikirana iki kibazo, ubu bwicanyi bushobora kwitwa genocide. Iyi raporo yahumuye abantu ku kibazo cy’u Rwanda:Urukiko ni rwo ruhamya ko ubwicanyi ubu n’ubu ari genocide.Umuntu wese ushyira mu gaciro ntiyabura kwibaza impamvu, umuryango w’abibumbye mu mwaka wa 1996 wemeje ko mu Rwanda habaye genocide kandi byo nta rukiko rubyemeje !?  Indi raporo ikomeye ni iyashinjaga General James Kabarebe kuba commander in chief w’ibikorwa bya M23 akaba ariwe wahaga amategeko General Ntaganda, umunyarwanda wo mu Kinigi (Ruhengeri ) ariko wiyita umunyekongo. Nyuma yaho haje n’and ma raporo ashinja u Rwanda ariko rukayabangamira bikaba iby’ubusa.

Mu gihe kandi u Rwanda rwari muri aka kanama rwaje kuzamura impaka ku nyito ya genocide yahimbwe na FPR maze ikemezwa na ONU bihagarikiwe n’abafatanyabikorwa , abasangiracyaha n’abinjiracyaha ba FPR na Kagame. Iyo nyito ni genocide Rwandais cyangwa se Rwandan genocide. Muri make u Rwanda rusanga imvugo genocide rwandais yemera mu buryo buziguye ko abahutu n’abatutsi bose bapfuye muri genocide. Hiyongeraho kandi ko iyo mvugo ishobora gushyigikira igitekerezo cya double genocide: ni ukuvuga genocide yakorewe Abatutsi b’Abanyarwanda, genocide yakorewe abahutu b’abanyarwanda, byose wabiteranya bikaba genocide y’abanyarwanda aribyo genocide Rwandais/ Rwandan genocide.

Iyo ubirebeye hafi usanga kuba ubwicanyi bwabaye mu Rwanda bwakwitwa genocide biboneka nk’inyungu FPR yonyine isarura. Harashakishwa ko ibyabaye mu Rwanda byitiranwa n’ibyakorewe Abayahudi mu ntambara ya kabiri y’isi yose. Kubera ko nyuma y’iyi ntambara Abayahudi barokotse babashije kugira mbaraga nyinshi n’imyanya ikomeye  ifatirwamo ibyemezo ku isi bakaba bayirimo, FPR isanga Abayahudi bashobora kugirira impuhwe u Rwanda n’abatutsi in particular maze ibyifuzo bya Kagame bikajya bitambuka Abayahudi bavuga bati Abatutsi dusangiye amateka. Ni muri urwo rwego hari abantu bakorera FPR bari baratangiye gukora opinion yerekana ko Abatutsi bakomoka ku Bayahudi!

Ikindi ni uko FPR itekereza ko uyu mwanzuro ushobora kugenderwaho kugira ngo igihugu gihabwe impozamarira nk’uko Abayahudi bazihawe y’ubwicanyi bwabakorewe. Birimo inyungu rero. Umwe mu bahagarariye u Rwanda muri ako kanama Olivier Nduhungirehe yishimiye cyane uwo mwanzuro yemeza ko ari intsinzi ikomeye ku Rwanda muri aya magambo: ”Twarabirwaniye cyane muri iyi minsi ishize…ariko igitangaje ni uko Abafransa babidufashijemo”. Aha yashakaga kuvuga ko bwari ubwa mbere Ubufaransa buvuga rumwe n’u Rwanda ku kibazo cya genocideyo mu Rwanda.

Angola ni yo igiye kwinjira muri aka kanama gashinzwe umutekano ka ONU. Angola kandi yagaragaje ko itumva ibintu kimwe n’u Rwanda ku bibazo birebana n’akarere k’ibiyaga bigari. Mu gihe u Rwanda rwagabaga igitero muri Congo mu ntambara yiswe iya kabiri, mu mwaka wa 1998 Angola yarwanaga ku ruhande rwa Kabila mukuru ndetse ifatanyije na Zimbabwe na Namibia nyuma haza kwiyongeraho Tchad na Soudan, mugihe U Rwanda rwo rwafashwaga na Uganda ya Museveni.  Mu gihe gishize kandi Angola yashakaga kujya muri intervention Brigade iyi igizwe na Tanzaniya, Africa y’epfo ndetse na Malawi  ikaba ari nayo yarashe kandi igatsinsura ingabo za Kagame zari muri M23. Byarangiye General Ntaganda ageze i La Haye aho ashinja Kagame kuba ariwe wamuhaga amategeko.

Ibindi bihugu bijyanye na Angola ni Espagne,New Zealand, Malaysia na Venezuela naho ibindi bitanu bfite umwanua udahoraho ni Chad, Chile, Yorudaniya, Lithuania na Nigeria. Espagne izwiho kutavuga rumwe na Leta y’u Rwanda cyane cyane ku mateka y’ubwicanyi bwakozwe na FPR, gusa ku nyungu za politiki nta wahamya 100% ko iki gihugu cyashyigikira imyanzuro ijomba ibikwasi u Rwanda. Cyakora abakora diplomacy  bo muri opposition baramutse begereye ibi bihugu wasanga ibibazo byarushaho kumvikana neza no kubonerwa umuti ushimishije.

Umwanzuro:

Birashoboka cyane ko imyitwarire y’akanama k’umuryango w’abibumbye ku bibazo by’akarere k’ibiyaga bigari ishobora guhinduka mu gihe Angola izaba igezemo. Ikindi cyiyongeraho ni uko Angola ifite ijambo rikomeye muri SADC bikaba bishoboka ko imyumvire ya SADC ku bibazo by’akarere ari nayo izinjizwa na Angola muri ONU. Twe se nk’Abanyarwanda Angola tuyitezeho iki? Cyakora ndatekereza ko kizaba kivuguruzanya n’icyo twabonye mu gihe U Rwanda arirwo rwari rufite uyu mwanya. Tubitege amaso.

gahunde

Chaste Gahunde


UMUYOBOZI MWIZA NUHORA AHANGAYIKISHIJWE N’INYUNGU Z’ABATURAGE ASHINZWE!!!!

$
0
0

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU No 018/PS IMB/014

Dushingiye ku makuru agera ku ishyaka P.S Imberakuri yerekeranye n’ubuzima bwa NSHIMYUMUREMYI Eric umuyobozi w’ishyaka P.S Imberakuri mu karere ka Kicukiro ufungiye muri gereza ya Nyarugenge(1930), no ku mibereho muri rusange y’imfungwa ishyaka P.S Imberakuri ritangarije abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ibi bikurikira:

Nyuma yaho ishyaka ry’Imberakuri ritangiye impuruza itabariza bwana NSHIMYUMUREMYI Eric warashwe kuwa 15 Nzeri 2011 akaraswa na polisi y’igihugu akangirwa kuvuzwa kugeza magingo aya.Ubuyobozi bwa gereza ya Nyarugenge ku wa 01/10/2014 ku masaha y’umugoroba bwavuye ku izima maze bufata umwe mu baganga b’urwego rw’amagereza(RCS) maze afata NSHIMYUMUREMYI Eric abanza kumuvurira ku ivuriro riri imbere muri gereza, ariko kuko yararembye cyane bihutira kumujyana ku bitaro bikuru bya CHUK, bakimugezayo yarapimwe ndetse anyuzwa no muri radiographie, maze muganga agaragaza ko afite ikibazo gikomeye ko bikwiye ko abagwa. Muganga yasabye ko NSHIMYUMUREMYI Eric yagarurwa vuba akabonana n’undi muganga w’umuhanga kugira ngo afate umwanzuro w’igihe yazabagirwa akurikije uko nawe azaba amaze kubona ubuzima bwe bumeze,nyamara kuva icyo gihe kugeza ubu ntiyongeye gusubizwayo ku bw’impamvu adasobanurirwa. Ahubwo icyakomeje gukorwa ni ukumutesha umutwe mu buryo bwose aho arara, bikozwe na bamwe muri za maneko ziba zoherejwe na Leta muri gereza harimo uwitwa Mugisha Innocent n’uwitwa Jackson. Izi maneko zikoresha uko zishoboye kose zikamushakaho impamvu zayibura zigafungura radio cyane kugira ngo urwo rusaku rumutere ihahamuka (traumatisme). Ibyo byose yagerageje kubisobanurira ubuyobozi bwa gereza kugeza no ku mukuru w’urwego rw’amagereza bwana Gen Maj Paul RWARAKABIJE, ariko ntibwagira icyo bubikoraho kuko umukino ukinwa baba bawuziranyeho.

Si ibyo gusa kuko bigaragara ko leta y’u Rwanda ifite umugambi wo kumarira abafungwa ku icumu bakoresheje uburyo bwose bushoboka. Ubu noneho batangiye gukoresha uburyo bwo kubinyuza mu ngirwa mafunguro nkuko babigenzaga mu myaka yashize bashyira amacupa aseye mu gikoma abafungwa banywa. Muri iyi minsi niyo gahunda ubuyobozi bw’amagereza bwongeye gufata kuko icyitwa ko ari igikoma buri guha abafungwa kigizwe n’umucanga n’amacupa aseye bivanze n’umugurukira w’amasaka bavanga ngo ni ifu y’igikoma! Nyuma y’uko abafungwa baba bahawe intica ntikize y’udushyimbo n’ibigori birimo amabuye mu gihe cy’amasaha 24 nta kundi babigenza bahitamo kukinywa aho kwicwa n’inzara n’aho abafite ubushobozi bakacyihorera bagahaha ibyo barya muri cantine ya gereza.

Ibyo kandi bikorwa ubuyobozi bwa gereza bubizi kuko abafungwa babigaragaje mu nama zinyuranye (inama yo kuwa 04/10 yabaye iyobowe n’Umuyobozi wa gereza ya Nyarugenge, iyo ku wa 08/10 yari iyobowe na Mary Gahonzire aherekejwe n’umuyobozi wa gereza ya Nyarugenge) ubuyobozi bw’amagereza bwagiye bukoresha muri gereza ariko bakababwira ko bagiye kugikemura ariko bigakomeza.

Uwo ni wa mugambi wo kwica abafungwa buhoro buhoro kandi uwo mugambi uri kugerwaho kuko abafungwa batangiye kurwara indwara zinyuranye zirimo igifu, ulcère, gastroduodénal n’izindi zitewe n’iyo mirire mibi. Ibyo bibazo byose byiyongeraho no kutavuzwa muri iyi minsi kubera leta itabashije kwishyurira imfungwa mutuelle de santé maze abafungwa si ugupfa kakahava. Ibyo byose rero bigaragara ko ari gahunda yapanzwe neza kuko hari za maneko ziri muri za gereza zo zijyanwa kuvuzwa ubuyobozi bw’amagereza bukavuga ko bo bavuzwa n’imiryango yabo, nyamara abandi basaba ko imiryango yabo ibitaho bukabyanga. Iyi gahunda si umwihariko wo muri gereza ya Nyarugenge cyangwa iya Gasabo ahubwo ni gahunda iri mu magereza yose y’u Rwanda.

Ishyaka ry’Imberakuri riributsa leta ya Kigali ko ariyo ishinzwe ubuzima bw’imfungwa (responsable), bityo ikaba ariyo izabazwa imfu n’itotezwa ry’abo bafungwa. Ishyaka PS Imberakuri kandi rirasaba leta ya Kigali kwita ku buzima bw’imfungwa muri rusange cyane cyane igakemura ikibazo cy’uburwayi bwa NSHIMYUMUREMYI Eric cyane ko ariyo yakimuteye, akavuzwa agakira. Ishyaka ry’Imberakuri rirashishikariza imiryango yita ku burenganzira bwa muntu gushyiraho umwete mu kotsa igitutu leta ya Kigali ikita ku burenganzira bwa muntu cyane uburenganzira bw’imfungwa, kandi ikareka guhutaza imiryango ifite abantu bafunzwe , iyibuza kwita ku bantu babo.

UMUYOBOZI MWIZA NUHORA AHANGAYIKISHIJWE N’INYUNGU Z’ABATURAGE ASHINZWE!!!!

Alexis BAKUNZIBAKE

Umuyobozi wungirije P S Imberakuri.

Lin Muyizere, umugabo wa Victoire Ingabire yaba azira ubuhamya bushinjura yatanze mu ibanga mu rubanza rwa Jean Paul Akayezu i Arusha!

$
0
0

Amakuru atangazwa na Radio mpuzamahanga y’abafaransa aravuga ko inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu cy’u Buhorandi (IND) zamenyesheje mu nyandiko Bwana Lin Muyizere, umugabo wa Victoire Ingabire, ko zimwatse urwandiko rw’inzira (passeport) rw’u Buhorandi zimukekaho kugira uruhare muri Genocide yo mu 1994 mu Rwanda. Ngo iperereza kuri Bwana Lin Muyizere ryaturutse ku buhamya yatanze mu rubanza rwa mbere rwabereye mu rukiko rwashyiriweho u Rwanda (Tribunal Pénal International pour le Rwanda (TPIR)) i Arusha rwaregwagamo Bwana Jean Paul Akayesu! Igitangaje n’uko Bwana Lin Muyizere yatanze ubwo buhamya mu ibanga kandi mu byo urwo rukiko rwamwijeje harimo kudatangaza umwirondoro we n’ibyo yavuze!

Bwana Lin Muyizere ku ruhande rwe avuga ko nta muntu n’umwe yabwiye ko yatanze ubuhamya Arusha kuko n’urukiko rwari rwaramubwiye ko nta muntu n’umwe agomba kubibwira.

Bwana Nicolas Tiangaye, wari umwe mu bunganiraga Jean Paul Akayesu akaba ari nawe wasabye Bwana Lin Muyizere gutanga ubuhamya, nawe ntiyishimiye kumva ko umwirondoro wa Lin Muyizere washyizwe ku karubanda. Uyu mugabo wahoze ari Ministre w’intebe muri Centrafrique akomeza avuga ko gushyira umwirondoro w’umutangabuhamya hanze bitemewe n’amategeko kandi biteye impungenge zikomeye zirimo gushyira mu kaga ubuzima bw’abantu, abona ibi ngo bishobora gutuma abantu bazajya bagenda biguruntege mu gutanga ubuhamya mu nkiko mpuzamahanga. Iyi ngingo ihurizwaho na benshi mu mpuguke ku bucamanza mpuzamahanga aho basanga ko kutagira ibanga ku myirondoro y’abatanga buhamya bishobora kugira ingaruka kukubaho kw’inkiko mpuzamahanga ubwabyo.

Mu 2010, mu gihe umugore we, Victoire Ingabire yari akimara gutaha mu Rwanda mu rwego rwo kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Republika, inzego z’abinjira n’abasohoka mu buhorandi zahise zitangira iperereza kuri Bwana Lin Muyizere: impamvu ngo bikaba ubuhamya Bwana Lin Muyizere yatanze mu rubanza rwa mbere rwaciwe n’urukiko rwa Arusha rwaregwagaho Bwana Jean Paul Akayesu. Ibi bikaba bigaragara mu ibaruwa yandikiwe Bwana Muyizere n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka mu Buhorandi (IND) Ku ya 24 Nzeli 2014.

« Ni agahoma munwa! », aya magambo avugwa n’uwunganira abandi mu nkiko mpuzamahanga akongeraho ko n’ubundi inkiko mpuzamahanga zidatangaza imyorondoro y’abatangabuhamya mu rwego rwo kwirinda ko hari uwazira ubwo buhamya bwe nk’uko bigaragaye kuri Bwana Lin Muyizere.

Bwana Lin Muyizere ntabwo yigeze akurikiranwa n’inkiko Gacaca, urukiko rw’Arusha kandi n’umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Bwana Alain Mukurarinda aherutse gutangaza ko badashakisha Bwana Lin Muyizere. Ariko igitagaje n’uko Bwana Lin Muyizere arimo aregwa Genocide n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka mu Buhorandi! Izi nzego zikoresheje Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’ubuhorandi n’ambasade yabwo mu Rwanda zakoresheje iperereza guhera mu 2010 umwaka Madame Ingabire yagiriyemo mu Rwanda kwiyamamaza, ibi bigatuma umuntu yakwibaza niba nta mpamvu za politiki zibiri inyuma.

Bamwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko U Buhorandi atari cyo gihugu cyonyine gikoresha urwitwazo nka ruriya ngo zirukane abantu ku butaka bwacyo, zimane viza, zake abantu ubwenegihugu n’ibindi.. ngo ibihugu nk’U Bwongereza, Canada na Leta Zunze ubumwe z’Amerika bikunze gukoresha ubwo buryo. Ngo byitwaza uburyo bw’abinjira n’abasohoka mu gihugu mu gihe bibona bidafite ibimenyetso bihagije byatuma bijyana uwo bishaka mu butabera kuko mu nzego z’abinjira n’abasohoka ho akantu gato kose gahagije kugirango umuntu yimwe viza, yirukanwe mu gihugu cyangwa yakwe ubwenegihugu.

Uko bivugwa ngo abantu 3 batashatse kugaragaza imyirondoro yabo nibo barega Bwana Lin Muyizere ko bamubonye afite imbunda mu 1994, bakaba ngo baramubonye mu gitero ngo haba hari n’umuntu yicishije! Ushinzwe iperereza w’umunyarwanda wakoranye na Leta y’u Buhorandi kuri iki kibazo avuga ko atabonye ibimenyetso byerekana ko uwo muntu ngo Bwana Lin Muyizere yicishije  yigeze abaho cyangwa yapfuye! N’ubwo bwose ibi bimenyetso bisa nk’ibidafatika Bwana Muyizere ashobora kwamburwa ubwenegihugu ndetse akaba yakoherezwa no mu Rwanda. Uwunganira Bwana Muyizere avuga ko uwo aburanira ari we ugomba gukoresha uko ashoboye akerekana ko ari umwere. Ministeri y”ubutabera mu Buhorandi yo ivuga ko ibyo Bwana Muyizere akekwaho ari ibintu bikomeye ariko ko umuntu wese inzego z’abinjira n’abasohoka zishatse kwirukana mu gihugu ashobora kujurira ubujurire bwe bukigwaho n’urukiko.

U Buhorandi bwamenye gute ko Bwana Muyizere yatanze ubuhamya Arusha?

Ministeri y’ubutabera y”u Buhorandi yabajijwe kuri iki kibazo yavuze ko itajya iganira ku kibazo cy’umuntu umwe ku giti cye! Iyo Ministeri kandi yanze kugira icyo ivuga ku kuntu gutanga ubuhamya mu rubanza ruburanishwa n’urukiko mpuzamahanga bishobora kuba impamvu ihagije yatuma umuntu atangira gukekwa ndetse agakorwaho n’amaperereza cyangwa niba inzego z’abinjiran’abasohoka zifite uburenganzira bwo kumenya umwirondoro w’umuntu watanze ubuhamya mu rukiko rw’Arusha.

Umwe mu mpuguke ku rukiko rw’Arusha  (TPIR) avuga ko bishoboka ko Leta y’u Buhorandi yaba yaramenye ko Bwana Muyizere yatanze ubuhamya Arusha mu rwego rw’umutekano ariko kandi akibaza ukuntu byageze mu rwego rw’abinjira n’abasohoka.

Ubundi urubanza rwa Jean-Paul Akayesu rwatangiye mu 1997 akatirwa  n’urukiko rw’iremezo mu 1998. None se kuki Leta y’u Buhorandi yategereje umwaka wa 2010 kugirango itangire iperereza kuri Bwana Lin Muyizere mu Rwanda no ku cyo yari ahuriyeho na Jean Paul Akayesu?

Ku ruhande rw’urukiko rw’Arusha rutashoboye kugira ibanga ku mutangabuhamya, rwo rwigize ntibindebe ruvuga ko rudashobora kwivanga mu bibazo bwite by’igihugu cy’u Buhorandi. Impuguke ku rukiko rw’Arusha yo ivuga ko hari amabanga menshi asohoka mu rukiko rwa Arusha buri gihe, kandi ko bizwi ko Leta y’u Rwanda yashoboye kumenya imyirondoro y’abantu benshi batanze ubuhamya mu ibanga mu manza nyinshi!

Leta y’u Rwanda ivuga ko nta ruhare ifite muri iki kibazo!

Leta y’u Rwanda yo ivuga ko ntaho ihuriye n’ikibazo cya Bwana Lin Muyizere ko nta na dosiye ijyanye n’abantu baregwa Genocide n’igihugu cy’u Buhorandi ifite nk’uko byatangajwe na Bwana Alain Mukurarinda, umuvugizi w’ubushinjacyaha mu Rwanda. Ministeri y’ubutabera y’u Buhorandi ku ruhande rwayo ivuga ko inzego z’abinjira n’abasohoka zitajya zibaza ibihugu abantu baturutsemo ku bijyanye na dosiye zo kwaka ubuhungiro, ibi bikaba bisa n’ibishimangira ibyavuzwe na Bwana Alain Mukurarinda.

Bwana Joseph Mugenzi, nawe aregwa Genocide n’inzego z’abinjira n’abasohoka mu Buhorandi, umuhungu we Bwana Claude René Mugenzi, umwe mu mpirimbanyi ku burenganzira bw’ikiremwamuntu mu mwaka 2011 akaba yari yibasiwe na Leta y’u Rwanda. Igipolisi cyo mu Bwongereza (Scotland Yard) cyemeje ko Leta y’u Rwanda yashakaga kumwica ariko Leta y’u Rwanda yo ikabihakana.

Ari abaregwa ndetse n’ubunganira bavuga ko ibivugwa n’inzego z’abinjira n’abasohoka mu Buhorandi ari ibinyoma. Kuri bo ngo Leta y’u Buhorandi irimo gukoreshwa na Leta y’u Rwanda mu gukomeza gukanda abatavuga rumwe nayo. Madame Victoire Ingabire, umugore wa Bwana Lin Muyizere arafuze mu Rwanda aho yakatiwe imyaka 15 y’igifungo. Urubanza rwe inzego z’ubutabera mu Buhorandi zagizemo uruhare rwanenzwe bikomeye n’abaharanira uburenganzira bwa muntu. Twabibutsa ko Madame Victoire Ingabire aherutse kugeza ikirego ku rukiko rw’Afrika rw’uburenganzira bw’ikiremwamuntu arega Leta y’u Rwanda.

Ubwanditsi

The Rwandan

BIHWANIYEMO Y’AKAMASA: Gallican Gasana

$
0
0

Ijambo bihwaniyemo, byahwaniyemo cyangwa se guhwaniramo rikunze gukoreshwa mubyo nakwita nk’igurana ariko rijya gusa n’ubwambuzi; aho uwabuze icyo yishyura atanga icyo afite cyangwa se akamburwa icyo afite bamubwira bati turatwara ibi maze bihwaniremo.

Muti ese bihwaniyemo ihuriye he n”Akamasa kazamara inka kazivukamo”
Iyo urebye ibikorerwa abacikacumu kuva genocide yarangira, ibyinshi ubutegetsi bwa FPR bubinyujije muri za gahunda za leta nka:
Gacaca, Ndi umunyarwanda, Ngwino urebe, Umushyikirano…….Iyo ushishoje ibikorwa muri ayo ma gahunda ya leta niho koko wagira uti Byahwaniyemo.
Ikibazo ariko nuko uko guhwaniramo gukorwa hagati y’abadafite uburenganzira bwo kwemeza iyo byahwaniyemo.

Iyo urebye uko abahutu basabwa gusaba imbabazi z’icyaha cya genocide ariko ugasanga izo mbabazi bahatirwa kuzisaba abo batakoreye icyaha kandi abo bagikoreye bahari, ubona koko byarahwaniyemo, kandi uwo muhutu usaba imbabazi uwo atahemukiye, biramworohera kuzisaba, nuwo azisaba bikamworohera kuzimuha maze bigahwaniramo.

Iyo basaba umuhutu utarishe gusaba imbabazi z’icyaha atakoze kandi abagikoze bahari, ubona ko abicanyi b’impande zombi bibereye muri negociation ya byahwaniyemo, ugasanga abakagombye kuba bari muri iyo negociation yo guhwaniramo nta jambo na rimwe bafite, na ya bihwaniyemo nyirizina igata isura yakagombye kugira, kuko guhwaniramo ubundi biba hagati y’abantu babili bafitaniye umwenda(ideni) bagerageza kureba uko baguranana ibihwanyije ikiguzi ibyo baheraniranye.
Naho iby’iwacu, ni nka bya bindi bya “mumire, akumire, nurangiza nanjye nkumire” bihwaniremo.

Binyibukije cyera tukiri bato dukina amabiye, ngira ngo benshi muribuka amagambo cyangwa se amategeko yifashishwaga ngo umukino ubashe kugenda neza. Ayo mategeko y’umukino w’amabiye anyibutsa ibikorerwa abacikacumu babuzwa uburenganzira bwabo busesuye.

Amwe muri ayo mategeko nka:
-Pas toucher
-Pas dondi
-Pas byose
-Double pas
……..Nandi menshi ntashoboye kwibuka hano yakoreshwaga muri Dogoma aho bakiniraga amabiye, sinzi niba uyu munsi uwo mukino ukibaho.
N’umucikacumu uyu munsi mbona nta toucher, nta dondi nta byose; aho abandi bikinira, bari muri negociation ya bihwaniyemo we nta jambo ahafite kandi ariwe wakagombye kwemeza ko bihwaniyemo.

Iyo Kagame asabye umucikacumu gufungira sentiments mu kabati, abandi bakungamo ngo “nta gushingira politiki ku Bantu batakwuzura Tata”, cyangwa ngo “RPF ntiyari Croix Rouge”, musanga aho bitahwaniyemo ari he?

Iyo Umucikacumu arega Camarade mu nkiko tutibagiwe n’agacaca, agashyirwa ku rutonde rw’abashakishwa n’ubucamanza, yarangiza muri Ngwino urebe akakirwa n’abayobozi bakuru mu ngabo za RDF ntacyo yishisha, yarangiza agasubirayo yemye kandi yigamba kuri abo bacikacumu; aho bitahwaniyemo nihe.

Iyo Kabarebe yakira Rwarakabiye bahoberana, Ingabire agashyirwa mu munyururu azira FDLR ya Rwarakabije, aho bitahwaniyemo nihe?

Iyo Mushayidi akatirwa burundu kuko yarwanije imikorere mibi ya FPR, umu genocidaire wishe iwabo agafungwa imyaka 10, aho bitahwaniyemo nihe?

Iyo Rwigema rwa MDR yiswe indimburabatutsi ari uko ahunze igihugu, akagirwa umwere ariko agaruwe mu gihugu; aho bitahwaniyemo nihe?

Iyo Kagame yemeza ko mu Rwanda hari espace politique kuko harimo abagenocidaire aho bitahwaniyemo nihe?

Iyo abacikacumu babwirwa ngo ese barinze babica iyo muhunga mbere nk’abandi mubona byo Atari uguhwaniramo?

-Abacikacumu bari bakwiye kwamagana Bihwaniyemo ikorwa hagati ya FPR n’Abagenocidaire naho ubundi bazisanga barabaye nka cya kironrwe cyumiye ku ruhu inka yarariwe cyera.

-Abahutu batishe bari bakwiye kwamagana Bihwaniyemo ikorwa hagati yabo na FPR kuko bazisanga biswe abafatanyacyaha kandi koko bazaba barabyemereye muri “Ndi umunyarwanda”

-Abahutu bishe bari bakwiye kwamagana Bihwaniyemo hagati yabo na FPR kuko barishyura umwenda aho batawuriye.

-Abashyira mu gaciro bo muri FPR, bari bakwiye kwamagana Bihwaniyemo ikorwa n’akamasa mw’izina ryabo, kuko bazisanga barimo umwenda batazi uko wariwe.

Twese hamwe twamagane Bihwaniyemo y’”Akamasa kazamara inka kakazivukamo”.

Gallican Gasana

IMPAMVU Z’INGENZI ZIZATUMA ABAHUTU BATAVA MU BUCAKARA.

$
0
0

Banyarwanda, banyarwandakazi bavandimwe,

Birumvikana ko imitwe nkunda guha inkuru zanjye ikunze guteza ibibazo bitewe n’uko abenshi mu basomyi basesengura uko bishakiye inyandiko mbamurikira cyangwa se bakaba batanafite n’impano yo gusesengura no kumva ibintu uko bikwiye kumvikana bityo bigatuma bafatira ibyanditswe mukirere aho kwita ku butumwa mba nagambiriye kubagezaho.

Ibyo ariko njye ntibijya bimpungabanya kuko icy’ingenzi n’uko ubutumwa buba bwatambutse uko bwakwakirwa kwose kuko nzi neza ko kuvuga cyangwa guhanura ari inshingano nihaye ntawe unshyizeho agahato kandi ibyinshi mubyo mpanura buracya bigasohora.

Nk’uko umutwe w’iyi nyandiko ubigaragaza ,Ndavuga kandi ndabwira abahutu ku ikubitiro rya mbere kubera impamvu zikurikira :

  1. Abahutu nibo benshi mu muryango nyarwanda no mugihugu imbere (rubanda nyamwinshi),
  2. Abahutu nibo benshi mu buhungiro,
  3. Abahutu nibo benshi mu mitwe ya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi,
  4. Abahutu ni bo biganje kumbuga zinyuranye zitangirwaho ibitekerezo bya politiki.
  5. Abahutu nibo benshi bakandamijwe ukoze ikigereranyo cy’abo FPR yivuganye cyangwa se yivugana buri munsi.

Naho abatutsi n’ubwo nabo batorohewe ariko umubare w’abakandamijwe muri bo uracyari hasi dore ko n’uwo FPR inyagishije ukuboko kw’ibumoso bucya ikamugabisha ukw’iburyo ari nayo mpamvu benshi muri bo bihitiramo kuba abamotsi b’ingoma y’umwidishyi bibwira ko aribyo bizatuma ihora yimye.

Muri iyi minsi rero ntabwo nashatse kugira icyo mvuga mu mizo ya mbere ku mwuka umaze igihe urangwa hanze aha muri politiki cyane cyane kuruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ;ibyo akaba atari ukubera ko ntari kubona icyo nabivugaho ahubwo nkomeze nitegereze uko abiyita injijuke cyangwa inararibonye kurusha abandi babyitwaramo batanga imiti irambye.

NTABATINDIYE RERO DORE INGINGO NKE CYANE MURI NYINSHI NASHINGIYEHO MPA IYI NKURU UMUTWE UTEYE NK’UKO MUWUSOMA HEJURU AHA

  1. Abahutu benshi (pourcentage nini) ntibakunda kumva ukuri kwabavana mukaga ahubwo bikundira umuntu ubabeshya, mbese ubasiga amavuta ngo adakanga rutenderi , akabayobora inzira itanyurwa ngo nibyo bizatuma bisubiza ibyabo nk’uko bakunze kubivuga.
  2. Uko iminsi igenda yicuma urugamba abahutu barwana rugenda rurushaho gufata isura y’ubwoko twavuga ko ifite tendance ya Hutu Power cyangwa se ya PARMEHUTU ibyo bigaragarira mu mvugo no munyandiko zabo zinyuranye. Iyi myumvire akaba ari imwe mu nzitizi zituma gushyira hamwe mu rugamba rwo kwibohoza bitagerwaho kuko bigarura urwikekwe mu moko yagombye gufatanya urugamba.
  3. Abahutu benshi babarizwa mu mashyaka atari make binjiwemo n’umwiryane ushobora kuba ukomoka muri FPR no mubanyapolitiki bafite inkomoko muri FPR batabizi bityo n’abatutsi bake bahagaze ku kuri bakabigenderamo kuburyo uwavuga ko abahutu ari benshi b’ubusa ataba ashize isoni kabone n’iyo byabarakaza bikagera ku musokoro.
  4. Byaragaragaye ko amashyaka menshi y’abahutu nta strategie zifatika zayafasha guhirika ubutegetsi uretse kuvuga ko FPR yabakozemo ibyo bigatuma bakora ikosa ridakwiye kubabarirwa ryo guhakana cyangwa gushaka gutesha agaciro jenoside yakorewe abatutsi babanye mu gihugu mbere y’umwaka udasa n’iyindi 1994 bibwira ko aribyo byabafasha kumvikanisha akaga FPR yabashyizemo.
  5. Hari uruhande rw’Abahutu bitwa ko ngo bareba kure nyamara bigaragara ko batigirira ikizere (badafite self confidence/ confiance de sois même) cy’uko hari icyo bageraho bitabaye ngombwa ko bihisha inyuma y’ibirura kandi babizi ibyo akaba aribyo bayatumye benshi muri bo biyemeza kugaragira abicanyi b’abatutsi bashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga babamariye ku icumu mu Rwanda no mumashyamba ya Congo bibwira ko urwishe ya nka rwayishizemo barangiza bagakora n’ikosa rikomeye ryo gusaba ubutabera bw’igihugu cya Espagne ngo bukureho impapuro zihagarika bamwe muri abo bicanyi babahekuye kubera ubwenge bwaguranye ibyicaro n’igifu.
  6. Ikindi kigaragara ni uko abahutu benshi bateze amakiriro ahantu hadatamba umwezi bibwira ko ariho hazabacungura ibyo bigatuma bizirika kukaboze batabanje kwitaho uko barebwa hanze aha kabone n’iyo baba barishwe bingana bite.
  7. Ikintu kimaze kugaragara ariko kikaba ari umwihariko wa FDLR n’abumva ibintu kimwe nayo ni uko nta cause politiki bagaragaza barwanira uretse kuvuga ko babundikiriye impunzi z’abahutu bavuga ko barengera nyamara nta n’uwabura kwibaza niba batarazigize ingwate (bouclier) kugirango zibafashe guhisha bamwe mubagaba babo bafite ibyo babazwa n’ubutabera,
  8. Tugarutse kukibazo cy’impunzi kandi zibeshywa ko zirinzwe na FDLR ni uko hari izindi mpunzi zibarizwa mubindi bihugu biyuranye bitari Congo, zitarinzwe na FDLR kandi umutekeno wazo ukaba utabangamiwe.
  9. Kuva politiki y’amashyaka menshi yatangira byaragaragaye ko abanyapolitiki b’abahutu benshi bashyira ibijya mugifu imbere bityo kubavana kurugamba bikaba bitebuka nk’umurabyo mugihe uberetse agafaranga cyangwa umwanya w’ubumotsi muri leta y’umwidishyi.
  10. Dukurikije uburyo abahutu benshi cyane cyane abayoboke ba FDLR n’abafatanyabikorwa bayo bikomye bwana Faustin TWAGIRAMUNGU bidateye kabiri bamugize igikomerezwa biragaragaza ko abahutu benshi baboshye mu bwonko. Ni muri urwo rwego nifuza kuboneraho ngo ngire icyo mvuga mu mugambi wa TWAGIRAMUNGU FAUSTIN aherutse gutangaza kuburyo abona impunzi ziri muri Congo zarengerwa..

MU BY’ UKURI UMUGAMBI WA FAUSTIN TWAGIRAMUNGU WO KUVUGURURA FDLR NTIWARI MUBI.

Ikifuzo cya FAUSTIN TWAGIRAMUNGU cyo kutabangamira ubutabera navuga ko cyatumye amarika inota (Marquer le point) mu rwego rwa politiki no mu rwego rw’ubutabera kuko byibura abaye umunyapolitiki wa mbere wo kuri ruriya rwego utinyutse kuvuga ko hari abantu bakwiye gushyikirizwa ubutabera kugirango batange ibisobanuro kubyo baregwa bityo abagizwe abere babohoke naho abahamwe n’ibyaha bahanwe.

Aha natanga nk’urugero rwo kuba hari bamwe bashyikirijwe urukiko mpanabyaha ku Rwanda rw’Arusha bagizwe abere bakarekurwa bikaba bitumvikana rero impamvu abantu bumva ko umuntu ushyigikiye ubutabera ari umugambanyi.

N’ubwo hari aho byagiye bigaragara ko bwana Faustin TWAGIRAMUNGU ashobora kuba yototera ikiruhuko cy’izabukuru ariko kandi kiriya cyemezo yafashe cyo kwitandukanya n’abakekwaho ubwicanyi cyangwa se abakurikiranwa n’ubutabera akanagitangaza ku mugaragaro cyatumye mbona ko ashobora kuba ari un élément à recycler qui peut nous être utile dans l’avenir de l’opposition rwandais.

Gusa sinabura kuvuga ko akeneye abajyanama bashishoza (les hommes sages) hafi ye « niba yabemera » kandi turabafite bagaragaje ubwitange n’ubunyangamugayo mubyo bakora, ibyo byatuma atanga umusaruro warushaho kuba mwiza.

UMUSOZO

Reka nsoze mbwira abasomyi ko iyo nteruye mba ntagamije gutongana ahubwo mba ngamije guhanura no gutanga inzira mbona ko yafasha opozisiyo kurushaho kwiyubaka.

Ni muri urwo rwego nongeye guhanura abumva, mbabwira ko mugihe tutaziyemeza kwitandukanya n’abicanyi cyangwa se abashakishwa n’ubutabera oposisiyo idashobera gukomera no kwishyira hamwe kuko abo bicanyi ari nabo bakomeje gukuririza urwikekwe muri opozisiyo bagatuma abantu batabasha kwishyira hamwe babitewe n’inyota yo gufata ubutegetsi kugirango buzabafashe kutitaba ubutabera.

Bisobanura ko MUDACUMURA na BYIRINGIRO n’abandi nkabo bihishe muri FDLR batayirimo ntibyayibuza gukomera no gukomeza urugamba

Ku rundi ruhanda na none KAYUMBA NYAMWASA n’abandi nkawe batari muri RNC ntibyabuza RNC kubaho no gukomeza urugamba.

Reka ariko nanzure mpumuriza abahutu mbabwira ko badakwiye gucibwa intege n’umutwe w’iyi nkuru kuko babishatse barwanya ziriya nenge zose navuze bakibohora burundu kungoyi y’ubucakara ibaboshye mumyumvire maze bakareba ko uwahekwaga atakwigenza.

Abahutu ni mwe nabwiraga

Bikorewe i Paris mu bufaransa

kuwa 20 Ukwakira 2014

AKISHULI ABDALLAH

Polisi yo mu Bwongereza yataye muri yombi abashyigikiye Kagame bari bitwaje intwaro!

Viewing all 10368 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>