Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10369 articles
Browse latest View live

Umuhungu wa Habumuremyi wigeze kwifatira ku gahanga Kagame yashimishijwe n’imbabazi zahawe Se

$
0
0

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Dr. Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’Intebe mu Rwanda yahawe imbabazi arafungurwa nyuma y’umwaka n’amezi asaga atatu afunzwe yasohotse mu gihome ‘Gereza’ nyuma y’amasaha macye ahawe imbabazi na Perezida Kagame kuri uyu wa 13/10/2021.

Asohotse muri gihome, Habumuremyi yavuze ko atari yiteze ko ashobora guhabwa imbabazi. Yagize ati “Sinari niteze ko nshobora guhabwa imbabazi, ariko nari narazimusabye kandi nazimusabye mbikuye ku mutima […] byakiriye neza cyane umutima wanjye uranezerewe.”

Yasabye imbabazi abanyarwanda bose

Yakomeje avuga ko atari Kagame gusa yasabye imbabazi, ahubwo ngo yazisabye n’abanyarwanda bose. Ati “Sinasaba imbabazi umukuru w’igihugu ngo nibagirwe abanyarwanda[…] amakosa nakoze ntiyari akwiye umuyobozi nkanjye niyo mpamvu naciye bugufi ngasaba imbabazi. Muri gereza nahigiye byinshi bizatuma amakosa nakoze akavamo ibyaha byatumye mfungwa ntazayasubira ukundi. Ubu ngiye gukorera igihugu kuko ngifite imbaraga.”

Apollo Mucyo, umwe mu bana b’abahungu ba Habumuremyi, kuva se yafungwa yifashishije imbuga nkoranyambaga by’umwihariko Instagram, anenga Leta ya Kigali karahava, asaba Kagame kwibuka akazi Se yamukoreye amufasha kwiba amatora mu 2003 ati ‘Nari mukuru byose ndabizi…fungura Papa kuko yaragufashije.”

Inkuru y’ifungurwa rya Se ikimara gusakara, Apollo Mucyo yanditse kuri Instagram avuga ko yuzuye ibyishimo. Ati “Umutima wanjye uruzuye.. nasazwe n’ibyishimo…sinshobora no kubona amagambo akwiye yo kubivuga. Ndashima iki kimenyetso.” Yakomeje ati “Ndashima Imana ko muri ibi byose, urukundo mfitiye igihugu cyanjye… rutahindutse.”

Twabibutsa ko Dr Pierre Damien Habumuremyi yatawe muri yombi ku itariki ya 5 Nyakanga 2020, akaba yari amaze umwaka umwe n’amezi asaga atatu muri Gereza.


Inyungu u Rwanda rufite mu ntambara yo muri Mozambique zikomeje kwibazwaho

$
0
0

Yanditswe na Alnod Gakuba

Mu kiganiro “Murisanga” cya Radiyo Ijwi ry’Amerika (VOA) cyahise kuri uyu wa kane tariki ya 14 Ukwakira 2021, perezida Paul Kagame w’u Rwanda n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwamda Col Rwivanga Ronald  batangaje kandi bemeza ko ubu abasirikare n’abapolisi  b’u Rwanda bari muri Mozambique bamaze kugera hafi ku bihumbi bibiri (2000).

U Rwanda ni kimwe mu bihugu by’Afrika byohereza ingabo zabyo mu butumwa bw’amahoro ku isi, rubisabwe n’Umuryango w’Abibumbye cyangwa se binyuze mu masezerano hagati y’ibihugu. Mu kwezi kwa Nyakanga k’uyu mwaka, hatangajwe ko abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda boherejwe mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado yo muri Mozambique bari 1,000. Kugeza ubu, nta tangazo ryigeze rivugako bongewe ndetse n’umubare wingeweho, none bishyizwe ahagaragara ko bari hafi 2,000.

Iki gikorwa kitavuzweho rumwe na benshi ngo cyaba cyaravuye mu masezerano u Rwanda rwagiranye na Mozambique. Haba ku ruhande rw’u Rwanda, haba ndetse no ku ruhande rwa Mozambique, icyo gikorwa cyaba cyarabaye intumwa za rubanda na Guverinoma z’ibyo bihugu zitabigizemo uruhare. Byaba byarakozwe n’abakuru b’ibyo bihugu gusa. Ibyo bikaba aribyo byatumye byibazwaho byinshi kugera na magingo aya.

Ubwo yitabiraga inama yita ku mutekano ku isi, perezida Paul Kagame yaganiriye n’umunyamakuru w’Ikinyamakuru “The Hills” maze amubwira ku by’ubutumwa bw’ingabo z’u Rwanda zirimo muri Mozambique. Paul Kagame yakomeje kwemeza ko Leta y’u Rwanda n’iya Mozambique arizo zishyira amafaranga muri icyo gikorwa kugera ubu, ko nta bundi bufasha ibyo bihugu byombi bibona. Nyamara ariko abakurikiranira hari ubukungu bw’u Rwanda ndetse n’ubwa Mozambique, bo bemeza ko ibyo ari ugukinga abantu n’amahanga agatambaro mu maso, bemeza ko ibyo bihugu byombi nta bushobozi bifite byo kwishoboza icyo gikorwa.

Col Rwivanga Ronald, umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda we yatangaje ko U Rwanda rwatangiye ubutumwa mu bindi bihugu ku ya 15 Kanama 2004, ubwo abasirikare b’u Rwanda boherezwaga  muri Sudani. Kuva icyo gihe, Paul Kagame yaba yararyohewe n’akayabo yakuyeyo maze bikaba bimutera amashyushyu yo kwitabira vuba na bwangu ahandi hose abonye ko yakohereza ingabo, n’ubwo we n’abambari be bavuga ko ari ishyaka ryo kurengera ikiremwa muntu. Ibi byakwibazwaho byinshi, kuko abavutswa ubuzima n’abarengana mu Rwanda batagira ingano. Twakwibaza niba bishoboka kugirira abandi impuhwe maze abawe bo ukabareka!

Col Rwivanga Ronald yatangaje ko ubu u Rwanda ari urwa kane ku isi mu bihugu byohereza abasirikare barwo mu butumwa bw’amahoro, ko igihe rwari muri Darfour rwari urwa kabiri. Ubu ngo u Rwanda rumaze kohereza abasirikare barenga 5,115 mu butumwa bw’amahoro. Abajijwe impamvu u Rwanda rukunda kwitabira ubwo butumwa, yashubije ko biri mu nshingano z’u Rwanda zo gutabara no kurengera uburenganzira bwa muntu. Ikiyongera kuri ibyo kandi ngo ni ukuzamura isura y’u Rwanda. Ahari iki cya nyuma wasanga aricyo cyaba icya mbere kuko kwibonekeza no kwishyanutsa ari muri bimwe biranga Leta ya Paul Kagame. Leta y’u Rwanda yaba ibikora igamije guhisha no guhishira amabi yakoze kandi igikorera abanyarwanda n’abanyafurika muri rusange. 

Ku bijyanye n’ubushobozi bwo gukora ibyo bikorwa, dore ko kugeza ubu u Rwanda ruvuga ko nta nkunga rubona aho ruri muri Mozambique, Col Rwivanga Ronald nyamara we yatangaje ko u Rwanda rufatanya n’Amerika n’Uburayi, n’ubwo ubushake bw’igihugu aribwo bwa mbere. Yakomeje avuga ko ubwo bufatanye ari cyane cyane ubw’amahugurwa. Nyamara ariko ntawakwirengagiza ko hashobora kuba harimo n’izindi nkunga dutekereje neza uko ubukungu bw’u Rwanda bwifashe muri ino minsi. Twakwibaza ahubwo impamvu u Rwanda ruterura ngo rutangaze abarutera inkunga haba muri Centrafrique ndetse no muri Mozambique. Ese aho ntihaba hari ibindi byihishe inyuma y’ubwo butumwa bwitwa ubw’amahoro akaba ariyo mpamvu badashaka kugira icyo batangaza?

Abajijwe niba nta bibazo bahura nabyo muri ubwo butumwa cyane cyane ubuherutse burimo ubwo barimo muri Mozambique, Col Rwivanga yavuze ko ibyo u Rwanda rukora byose ari ukwitanga. Yongeyeho ko muri Cabo Delgado ingabo z’u Rwanda zikoresha ubunararibonye zakuye muri Centrafrique no muri Sudani y’Amajyepfo. Hagati aho, Col Rwivanga yibukijwe ko kohereza ingabo kuri Cabo Delgado byakozwe mu buryo budasanzwe. Nyamara we yavuze ko hagendewe ku masezerano yashyizweho umukono hagati y’ibihugu byombi nk’uko byagenze muri Centrafrique.

Ku kibazo cy’aho u Rwanda rwungukira, Col Rwivanga ati “u Rwanda tuba gusa dushaka kwerekana aho twavuye n’aho rugeze. Kandi tubihabwa b’itegeko nshinga“. Ikindi ngo ni uguha ishema igihugu no kuzamura isura yacyo. Twibutse ko ibitangazwa n’abayobozi b’u Rwanda mu kurengera ikiremwa muntu  binyuranye cyane n’ibikorerwa abanyarwanda haba ab’imbere mu gihugu cyangwa abari hanze yacyo, benshi ubu barahohoterwa abandi bakicwa.

Asoza ikiganiro yagiranye n’Ijwi ry’Amerika, Col Rwivanga yavuze ko aho bageze ubu ari muri Cabo Delgado intego y’ingabo z’u Rwanda yagezweho n’ubwo kuyishyira ku ijanisha bitamworoheye. Ubu umutekano waragarutse, hakurikiyeho kugarura abaturage mu byabo, abagera kuri 25,000 bamaze gutaha. Ku kibazo cy’ingengo y’imari ikoreshwa yashimangiye ko nta kiruta ubuzima bw’abantu. Yongeyeho ko kugaragara kw’ingabo z’u Rwanda ari ishema ku gihugu. Col Rwivanga yavuze ko nta gihe kizwi ingabo z’u Rwanda zizamara muri Mozambique. Ngo nyuma yo kugarura amahoro bazahugura inzego z’umutekano kandi bakomeze gukorana nazo ibikorwa by’umunsi ku wundi. 

Ari amagambo ya perezida Paul Kagame, ari n’aya Col Rwivanga Ronald umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda ku bibazo byibazwa ku ngabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique, yose yagaragaje kwiyemera no kwishyira hejuru. Uko bisanzwe bizwi, niba bemeye ko ingabo z’u Rwanda ari hafi 2,000, baba barenze kure uwo mubare cyane ko ari u Rwanda na Mozambique bibiziranyeho gusa. N’ubwo Leta ya Paul Kagame itabyemera, benshi babona ko hari inkunga baterwa muri buriya butumwa. Ikindi kandi, kwihutira kujyana ingabo muri Mozambique byaba byaratewe n’inyungu bwite za Paul Kagame, wakekaga ko bigiye kunyuzwa mu nzira zisanzwe yashoboraga gukomwa mu nkokora na bimwe mu bihugu bizi neza imikorere ye nk’Afrika y’Epfo. Burya kandi ngo “uhagarikiwe n’ingwe aravoma”. Umubano wa Paul Kagame na Emmanuel Macron waba uhishe byinshi ku by’ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique. 

Rushaki: abaturage 3 barashwe n’abasirikare batwara n’imirambo yabo!

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu gatandatu tariki ya 16 Ukwakira 2021 aravuga ko abashinzwe umutekano bakorera mu karere ka Gicumbi barasiye abaturage 3 ahitwa mu Kabuga hafi ya centre y’ubucuruzi ya Rushaki mu karere ka Gicumbi bahita banatwara imirambo yabo!

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga abishwe bose bakomoka mu ntara y’amajyaruguru, Akarere ka Gicumbi. Amakuru dukesha abo mu miryango yabo avuga ko abarashwe ari Hakizimana Théophile na Nsabimana bo mu Mudugudu wa Ndarama, Akagali ka Cyamuganga, Umurenge wa Mukarange na  Anastase Niyonsima wo mu Mudugudu wa Nyacyoroma, Akagali ka Gatenga, Umurenge wa Mukarange.

Umwe mu batuye muri ako gace wahaye amakuru The Rwandan avuga ko abo bagabo uko ari batatu barashwe ku wa kane tariki ya 14 Ukwakira 2021 mu kagoroba igihe bari bugamye imvura yagwaga baketsweho kuba bamwe mu binjiza inzoga ya Waragi (kanyanga) itemewe mu Rwanda bayikuye mu gihugu cya Uganda.

Ariko amakuru abatuye muri aka gace banazi neza ba nyakwigendera bavuga ko batazwiho ubucuruzi bwambukiranya imipaka ahubwo bakora akazi k’ubufundi ndetse n’abaturage bemeza ko uwo munsi bari biriwe mu biraka bubaka. Icyashenguye abaturage ni uko ababarashe bazanye ijerekani ya Waragi (Kanyanga) bayishyira aho ngo bakunde bemeze ko barashwe bavuye muri Uganda mu bucuruzi bwahaha magendu.

Igikomeje gutera impungenge abaturage ni uko ibi bimaze kuba nk’umuco muri aka karere kuko nta n’ibyumweru bibiri bishize harashwe undi muntu. Ikirenzeho gifatwa nk’agashinyaguro ni uko ari uwo warashwe mu byumweru bibiri bishize n’abarashwe kuri uyu wa kane imirambo yabo yatwawe n’ababarashe ku buryo imiryango yabo itahawe uburenganzira bwo kuyishyingura mu cyubahiro.

Kayumba Placide ati :”FPR ifite ubwoba”. Aravuga kandi umurongo FDU ifite ku bibazo biri RBB

Victoire Ingabire yatangaje ko abatawe muri yombi bazira Ingabire Day bagera kuri 10

$
0
0
Yanditswe na Ben Barugahare
Nyuma y’aho mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki ya 13 Ukwakira rishyira ku wa kane tariki ya 14 Ukwakira 2021, urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rutangarije rukoresheje urubuga rwa twitter ko rwataye muri yombi abantu 6 barimo n’umunyamakuru Théoneste Nsengimana, rubashinja ibyaha byo gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda, noneho Victoire Ingabire umuyobozi w’ishyaka DALFA-UMURINZI yatangaje ko mu bantu 9 bafashwe harimo 7 bo mu ishyaka rye DALFA-UMURINZI.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Ukwakira 2021, abicishije ku mbuga za Facebook na Twitter, Victoire Ingabire yagize ati:
“Abantu 9 bari mu maboko ya RIB, 7 akaba ari abo dufayanyije gahunda yo gushinga ishyaka DALFA Umurinzi, bakaba bacyekwaho kuba bari guteza intugunda mu baturage k’umunsi wa Ingabire Day, ejo babonanye na avocat. Ndashimira ko uwo mwanya watanzwe. Ngakomeza gusaba inzego zibafite gusuzumana ubushishozi ibyo bacyekwaho kuko muri gahunda za DALFA harimo kubungabunga ibyagezweho duharanira ejo hazaza heza.”
Kuri iki cyumweru tariki ya 17 Uwakira 2021 na none akoresheje twitter yatangaje ko abagera ku 10 aribo bamaze gufatwa. Yagize ati:
“Le 17/10/2021, Abantu bamaze gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano babaye 10. Ejo bafashe umudamu w’inshuti yanjye Régine Kadoyimana. Kugeza ubu ntituramenya impamvu y’iyo nkundura yo gufata abantu b’inshuti cyangwa bo muri DALFA UMURINZI.”
Nabibutsa ko Nyuma y’ifatwa ry’aba bantu Victoire Ingabire yari yatangarije itangazamakuru ko abayoboke b’ishyaka rye DALFA-UMURINZI batawe muri yombi mu bice bitandukanye by’igihugu, nko mujyi wa Kigali, Intara y’uburengerazuba mu karere ka Rubavu, no mu ntara y’uburengerazuba mu Karere ka Ngoma.
Amakuru The Rwandan yashoboye kumenya ni uko abafashwe bunganiwe na Me Gatera Gashabana, usanzwe uzwi mu kunganira abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi.
N’ubwo bigaragara ko abibasiwe bose icyo bahuriyeho ari Ingabire Victoire ndetse n’ishyaka DALFA-UMURINZI,  umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha Thierry Murangira, yatangarije Radio Ijwi rya Amerika ku wa kane ko abafashwe batafashwe hagendewe ko bari mu ishyaka runaka rya politiki.

Twatsinze urugamba ntitwatsinze intambara- Kagame

$
0
0

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Perezida Kagame ku wa Gatandatu tariki 16 Ukwakira 2021, ubwo yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru ya 25 y’umuryango Unity Club Intwararumuri yavuze ko iyo abazengurutse umuntu ‘Umuyobozi’ babona yishimye cyangwa ahaze bo bashonje bamucira urubanza, asaba abayobozi guca bugufi.

Muri uwo muhango abashyushyarugamba bari Edouard Bampoliki na Valérie Nyirahabineza, bari abafashe amagambo barimo Perezida Paul Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame.

Mu ijambo rye Perezida Kagame yavuze ko abantu babona inyungu mu kwitekerezaho ubwabo gusa, izo nyungu ziba zitazamara igihe kandi ko zifite ibindi byinshi zangiza kuko hari abandi baba bafite ibyo  cyangwa batabonye ibyo bakwiye kubona.

Ati “Abakuzengurutse niba bashonje bakabona wowe wishimye, ndetse bakabona urajugunya bariya bantu bagucira urubanza. Urubanza baguciriye ntabwo ruhera ko rusohoka ngo ubibazwe ako kanya ariko amaherezo birakugaruka byanze bikunze. Iryo ni isomo nibwira ko abayobozi twajya duhora twiyibutsa.”

Yakomeje avuga ko abantu bitekerezaho bonyine bakabibonamo inyungu ziba zitazamara igihe kandi ko zifite ibindi byinshi zangiza kuko hari abandi baba batakaje.

Yakomeje ati “Nta mutware ubaho utagirwa n’abo atwara kuko kuba umutware mwiza ubigirwa n’abo utwara kubera uburyo bakwibonamo, ubafasha gukemura ibibazo byabo; hanyuma ukaba mubi kubera ko ariko bakubona[…]Wowe ni wowe kubera undi, uri wowe kubera ko n’undi ari undi. Nta mutware ubaho utagirwa n’abo atwara, ntabwo bibaho. Umutware, uba umutware mwiza wabigizwe n’abo utwara kubera uko bakwibonamo, uko babona ufatanya na bo gukemura ibibazo byabo.”

“Imana tugira nuko bazaza bagasanga abo duturanye nabo bari inyuma yacu”

Yavuze ko u Rwanda nk’igihugu rwamenyekanye kabiri ku Isi. Ubwa mbere hari ukubera ububi bwarwo ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’ ariko uyu munsi nta hantu wajya ngo ntiwumve u Rwanda kandi baruvuga neza kubera iterambere rumaze kugeraho.

Ati “Iyo ndi mu Nama y’Abaminisitiri, hari ubwo jya ntera urwenya nkabwira abo turi kumwe ko iyo ageze mu mahanga bakambwira uburyo u Rwanda ari igitangaza, hari ubwo aba mba numva nabuze aho jya nibaza niba abo bantu bazi ibibazo bihari. Ndababwira nti mbura aho njya kuko nzi ibyo twirirwamo, nkavuga nti abo bantu bazi ibyo twirirwamo? muri za minisiteri, serivisi zitangwa nabi abantu bazitukiwe bazitonganiye, barabizi? Nkababwira nti Imana tugira gusa nayo tutakwishimira cyane ni uko bazaza bagasanga abo duturanye nabo bari inyuma yacu gato cyangwa cyane akaba ari icyo kidukurayo.”

Yakomeje  ati“Ariko wakwishimira kuvuga ngo baranyogeza kuko ndi igitangaza kubera ko ndutaho gato utameze neza? Mba mbivugira kugira ngo tugire n’uko kwiyoroshya, tutirara, iyo wiraye havamo no kwirata no gusubira inyuma na ka kandi kari karimo kakabura.”

Gutsinda umwanzi ntibivuze gutsinda intambara

Perezida Kagame yavuze ko muri iyi minsi yagiye ahura n’abayobozi b’ibindi bihugu bakamubwira ibibazo bahuye nabyo, aho bageze bahangana n’umwanzi.

Ati “Abo bantu mbabwira bitewe n’ijoro naraye n’ishyamba nagenze, n’ibyo nahuriyemo nabyo[…]kurwana n’umwanzi ukamutsinda ntibivuze gutsinda intambara. Utsinda intambara iyo ubashije kugera ku mahoro […] tugomba gutsinda intambara tubona amahoro n’umutekano kandi ndatekereza ko tugenda tubigeraho.”

Yakomeke avuga ko gutsinda intambara ari ukugera ku ntego wiyemeje, by’umwihariko kuri we ni ukugera ku Rwanda ruteye imbere.

Perezida Kagame yanavuze ko u Rwanda rutagera ku iterambere n’umutekano hatabayeho ubumwe n’ubufatanye hagati y’abayobozi n’abo bayobora.

Muri uyu muhango kandi hashimiwe Abarinzi b’Igihango Leta y’u Rwanda ivuga ko bagize uruhare mu kurokora Abatutsi muri jenoside biganjemo abahoze ari abasirikare mu ngabo za kera mu Rwanda (FAR). Hashimiwe kandi abandi barimo Immaculée Ilibagiza washimiwe ngo ku bikorwa yakoze byo kwerekana ubukana bwa Genocide mu mahanga ndetse ngo no guhangana n'”abavuga nabi u Rwanda”

Dr. Pierre Damien Habumuremyi yafunguwe asanga iwe ubutumire

Tariki 15/10/2021, Pierre Damien Habumuremyi yahawe imbabazi z’impita gihe (Yari yarangije igihano yahawe n’inkiko) nyuma y’umwaka usaga yari amaze muri gereza.

Akigera iwe mu rugo yahasanze ubutumire bwa Jeanette Kagame bumutumira mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Umuryango Unity Club umaze ushinzwe.

Mu kwishimira ubwo butumire, Habumuremyi yanditse kuri Twitter ati “Kuri Nyakubahwa umufasha mukuru w’Igihugu, mbikuye ku ndiba y’umutima wanjye, mbashimiye ku mahirwe yo kongera kuntumira muri Unity Club. Namwe Nyakubahwa Perezida Kagame na none mbashimiye imbabazi mwampaye zatumye nongera gutumirwa na Unity Club.”

Twabibutsa ko uyu mugabo wahoze ari Minisitiri w’intebe mu Rwanda, yatawe muri yombi ku wa 3 Nyakanga 2020. Yari yarakatiwe gufungwa imyaka itatu ahamijwe icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, akaba yari yaranaciwe ihazabu ya miliyoni 892 n’ibihumbi 200 Frw, nk’uko biri mu mwanzuro watangajwe ku wa 27 Ugushyingo 2020 n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwamuburanishije.

Uyu mugabo wananditse kuri gahunda ya “ndi Umunyarwanda” itaravuzweho rumwe biravugwa ko asohotse muri gereza amaze kwandika igitabo cy’amapaji 400 kivuga ku ngengabitekerezo ya Genocide ngo irangwa muri Gereza ngo ku buryo abagororwa banayikwirakwiza mu miryango yabo iri hanze mu baturage basanzwe. Harakekwa ko iki gitabo cyaba kiri mu byahereweho Perezida Kagame amuha imbabazi!

Pierre Damien Habumuremyi yabwiye Jeannette Kagame ingengabitekerezo ngo yabonye muri Gereza.

$
0
0

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, uherutse no gufungurwa ku mbabazi za Perezida Paul Kagame, aratangaza ko ngo muri Gereza hari ibibazo by’ingengabitekerezo ya Jenoside kandi bikwiye kwitabwaho, kuko abafungiye mu magereza baba bafite n’imiryango bashobora kwanduza.

Igicumbi kiravuga ku ndishyi zishingiye ku cyaha cya jenoside yakorewe Abatutsi.


ESE THEO WA UMUBAVU TV YAZIZE INGABIRE VICTOIRE? IMYIGARAGAMBYO YATEGUWE AHURIYE HE NAYO?

Ingabire Victoire yongeye guhamagazwa na RIB

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Nyuma y’aho igikorwa cya INGABIRE Day cyatambamiwe ntikigende uko cyari cyateguwe kuwa 14 Ukwakira 2021, hakanafatwa bamwe mu banyamuryango b’Ishyaka yashinze DALFA Umurinzi, ubu noneho na Victoire Ingabire ahamagajwe n’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB.

Mu butumwa Madamu Ingabire Umuhoza Victoire ubwe yashyize kuri Twitter, yagize ati : “AMAKURU MASHYA: Mpamagawe kuzitaba ibiro by’ubugenzacyaha RIB ejo tariki ya 19 Ukwakira 2021 isaa tatu n’igice za mu gitondo (9h30 AM). Nzajyayo.”

Guhamagazwa kwa Madamu Ingabire Victoire wari umaze iminsi afite agahenge ko kudahamagazwa bya hato na hato, bije bikurikira igikorwa cy’umunsi wamwitiriwe , igikorwa cyiswe “Ingabire Day” Abanyarwanda bari imbere mu gihugu n’abari hanze yacyo bahuriramo hifashishijwe ikoranabuhanga, bakaganira ku bibazo binyuranye byugarije u Rwanda, bagatabariza abarengana, kandi bagasaba ko urubuga rwa politikie rufungurwa, n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo bukubahirizwa.

Uyu mwaka iki gikorwa cyari giteganyijwe kuwa 14 Ukwakira 2021, Ingabire Victoire akaganira n’Abanyarwanda bari hirya no hino binyuze kuri UMUBAVU TV Online, ariko umunsi umwe mbere y’uko biba Umuyobozi wa Umubavu TV Nsengimana Théoneste yatawe muri yombi, n’ibikoresho byose bye birafatirwa. Icyo gihe RIB yatangaje ko hari n’abandi batanu batawe muri yombi, biza kurangira Ingabire Victoire atangaje ko abafashwe bose bafite aho bahuriye na Ingabire Day, ko ndetse benshi muri bo ari abo mu ishyaka DALFA Umurinzi.

Nyuma y’iminsi mike, Ingabire Umuhoza Victoire yatangaje ko abafatiwe Ingabire Day bamaze kugera ku icumi, ariko ntiyatangaje amazina yabo.

RIB ntacyo iratangaza ku kuba Ingabire ahamagajwe, niba bifitanye isano na Ingabire Day cyangwa se ikindi cyaha yaba akekwaho.

“Nemeza ko Abahutu bakorewe genocide nk’umuntu wabaye muri FPR ubizi”:BARAHINYURA

Humvikanye urufaya rw’amasasu hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iza Congo-Kinshasa

$
0
0

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Ingabo z’u Rwanda zambutse umupaka zikozanyaho n’iza Congo Kinshasa, abaturage bamwe bakwirwa imishwaro mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Igisirikare cya Congo kivuga ko abasirikare b’u Rwanda basaga Ijana (Compagnie) binjiye mu gace ka Kibumba mu birometero 5 uvuye ku mupaka bakaba ngo bageze muri metero hafi 200 z’umuhanda munini uva i Goma ugana i Rutshuru uzwi nka National 2.

Amakuru yatanzwe n’abadafite aho babogamiye avuga ko icyateye ibibazo ari abasirikare babiri b’u Rwanda binjiye ku butaka bwa Congo mu buryo butemewe n’amategeko, bituma habaho gukozanyaho hagati y’ingabo z’ibihugu byombi binatuma abaturage ba Congo bakwira imishwaro.

Amashusho yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yerekana abaturage biganjemo abavuga ururimo rw’Igishwahili n’Ikinyarwanda bakwirwa imishwaro bagera ahitwa Kibumba hafi ya Buhumba ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo bavuga ko bahunga imirwano y’ingabo z’u Rwanda n’iza DR Congo.

Nyuma y’imirwano yamaze amasaha make bamwe mu baturage basubiye mu ngo zabo bavugaga ko bari guhunga imirwano y’ingabo z’u Rwanda n’iza DR Congo.

Umunyamakuru ukorera Radio Okapi utifuje ko dutangaza amazina ye yatubwiye ko Ingabo z’u Rwanda zari zikurikiye abacuruzi b’abanyarwanda bafatanya n’abanye-Congo bagakura ifumbire mvaruganda mu Rwanda bakajya kuyigurije muri Kivu y’Amajyaruguru.

Yagize ati “Hari abacoracora b’abanyarwanda ‘abacuruza magendu’ bakorana n’abo hakurya noneho bagakura ifumbire mvaruganda mu Rwanda mu buryo bwa magendu bakajya kuyigurisha hakurya. Ni ibintu byari bimaze iminsi bikorwa sinzi impamvu uyu munsi ari bwo bibutse kubakurikirana bakaza gusaka ku butaka bw’ikindi gihugu. Ni amahano.”

Lieutenant-colonel Guillaume Ndjike Kaiko, umuvugizi w’ingabo za Congo muri Kivu y’amajyaruguru, yabwiye Radio BBC Gahuzamiryango ko ingabo z’u Rwanda zageze mu midugudu itandatu yo mu gace ka Buhuma muri territoire de Nyiragongo mu gusubirayo zisahura imidugudu y’abaturage n’ikigo cy’ubuvuzi. Ati “Nyuma yo gukozanyaho n’ingabo zacu, ingabo z’u Rwanda zasubiye inyuma. Hari imbunda y’igisirikare cy’u Rwanda twafashe nabo batwaye iyacu, hari n’ibitoyi by’amasasu yarashwe n’ingabo z’u Rwanda twatoraguye”

Lieutenant-colonel Guillaume Ndjike Kaiko, yabwiye itangazamakuru ati “Dushobora kuza kwifashisha itsinda ry’ingabo z’Akarere kuko nizo zishinzwe gukurikirana amakimbirane hagati ya Leta zo muri aka karere. Ingabo z’u Rwanda zizagaragaza buryo ki kuri uyu wa Mbere zageze ku butaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.”

Mu gihe gishize hagiye habaho ubushyamirane bwa hato na hano bw’ingabo z’ibihugu byombi ku mupaka w’u Rwanda na DR Congo muri iki gice cy’ibirunga, ariko kuva Perezida Felix Tshisekedi Tshilombo yagera ku butegetsi ibihugu byombi bibanye neza.

Twabibutsa ko mu myaka yashize u Rwanda rwakunze gufata abasirikare ba FARDC bambutse umupaka bakinjira mu Rwanda habayeho kwibeshya cyangwa ku zindi mpamvu.

Ibibazo by’ubushyamirane nk’ubu muri ako gace byatumye mu 2012 hashingwa urwego rwiswe Expanded Joint Verification Mechanism (EJVM) rwo kubyiga no kubikemura.

Uruhande rw’ingabo z’u Rwanda ntacyo ruratangaza kugeza ubu, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Col Ronald Rwivanga yabwiye kimwe mu binyamakuru byegamiye kuri Leta ko ‘bitari byasobanuka neza.’ Ariko Uhagarariye u Rwanda muri Congo, i Kinshasa, Ambasaderi Vincent Karega yahakanye aya makuru!

Ibyavuzwe na INGABIRE Victoire mbere yo kwitaba RIB

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Umunyapolitiki Ingabire Umuhoza Victoire arongera kwitaba urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kuri uyu wa kabiri saa tatu n’igice nk’uko yabyitangarije ubwe nyuma yo guhamagazwa.

Uretse kuba mu butumwa bwe bwa Twitter yavuze ko azitaba nta kabuza, yongeye no kubishimangira mu biganiro yahaye bamwe mu basakaza amakuru n’ibitekerezo bakoresha imbuga za Youtube mu Rwanda. Ni mu biganiro yahaye imbuga za Imbarutso ya Demokarasi na Pax TV zombi zikorera mu Rwanda.

Ingabire Umuhoza Victoire asobanura ko insanganyamatsiko ya INGABIRE Day uyu mwaka yari “Umunyarwanda niyubahwe”. Akavuga ko ari igikorwa cy’amahoro kidafite ahantu na hamwe hari gutera intugunda cyangwa imidugararo muri rubanda.

Madamu Ingabire avuga kandi ko nta myigaragambyo cyangwa igisa nayo cyari giteganyijwe uriya munsi wa 14/10/2021, kuko nta no guhura imbonankubone cyangwa amaso ku yandi kwari bubeho. Yagarutse kandi ku kibazo cy’iyiswe imyigaragambyo ngo yari gukorwa mu minsi ishize n’abaturage ba Kangondo na Kibiraro (Bannyahe), bari gukorera ku rukiko bambaye ibirango bya DALFA. Ingabirer avuga ko kuba bari bahisemo kwandika ubutumwa bwabo mu mabara y’icyatsi n’umweru ari ntaho bihuriye na DALFA Umurinzi, kuko badafite umwihariko ukumira abandi kuri ayo mabara. Yongeyeho ariko ko ashyigikiye umuhate wabo mu kurwanira ishyaka uburenganzira bwabo.

Kuba RIB yamusigarana nabyo yabivuzeho, avuga ko nta mpungenge afite zo kuba bamusigarana kuko ntacyo yishinja, ariko ko binaramutse bibaye nta yandi mahitamo yaba afite, yabyakira, akabiburana.

Kurikira birambuye ibiganiro byombi:

Gahunda ya Ingabire Victoire muri RIB yasubitswe

$
0
0

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Nyuma yo guhamagazwa n’urwego rushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda ‘RIB’ Madamu Ingabire Victoire yitabye ntiyabazwa kubera ko arwaye ‘grippe’ ikazasubukurwa ikindi gihe.

RIB yari yasabye Madamu Ingabire Victoire kwitaba Saa tatu n’igice zo kuri uyu wa kabiri tariki 19/10/2021.

Ingabire ukunze kumvikana avuga ko atajya agorana, iyo bamuhamagaye yitaba kandi ku gihe, nyuma yo kwitaba yanditse kuri twitter ati “Gahunda yo muri RIB irasubitswe kuberako ndwaye grippe. Izasubukurwa mu minsi iri imbere.”

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yabwiye ibinyamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda ko, Ingabire yageze kuri RIB ku gihe yari yahawe, agasaba kuzabazwa ku wa Kane tariki 21 Ukwakira, 2021 ari kumwe n’Umunyamategeko.

Murangira ati “Yahageze ku masaha, asaba ko yabazwa afite Umwunganizi we mu mategeko, yabyemerewe kuko ni uburenganzira bwe. Azitaba ku wa Kane.”

Kuri iri hamagazwa rya Ingabire, RIB ivuga ko iri mu iperereza ku byaha bifitanye isano n’ifungwa rya bamwe mu bakorera ibiganiro kuri YouTube barimo Umuyobozi wa Umubavu TV bafunzwe mu Cyumweru gishize hamwe n’abandi bantu bakorana bya hafi na Ingabire Victoire.

Mbere yo kwitaba RIB hari ibyo Ingabire yari yatangaje

NK’uko twabibagejejeho mu nkuru yacu yatambutse, mu biganiro yahaye imbuga za Imbarutso ya Demokarasi na Pax TV zombi zikorera mu Rwanda, Ingabire yari yatangaje ko nta myigaragambyo cyangwa igisa nayo cyari giteganyijwe uriya munsi wa 14/10/2021, kuko nta no guhura imbonankubone cyangwa amaso ku yandi kwari bubeho.

Yagarutse kandi ku kibazo cy’iyiswe imyigaragambyo ngo yari gukorwa mu minsi ishize n’abaturage ba Kangondo na Kibiraro (Bannyahe), bari gukorera ku rukiko bambaye ibirango bya DALFA. Ingabire avuga ko kuba bari bahisemo kwandika ubutumwa bwabo mu mabara y’icyatsi n’umweru ari ntaho bihuriye na DALFA Umurinzi, kuko badafite umwihariko ukumira abandi kuri ayo mabara. Yongeyeho ariko ko ashyigikiye umuhate wabo mu kurwanira ishyaka uburenganzira bwabo.

Yari yavuze kandi ko nta mpungenge atewe no kuba RIB yari bumusigarana kuko ntacyo yishinja, ariko ko binaramutse bibaye nta yandi mahitamo yaba afite, yabyakira, akabiburana.

U Rwanda rwasobanuye icyatumye ingabo zarwo zihangana n’iza Congo-Kinshasa

$
0
0

Yanditswe na Nkurunziza Gad

U Rwanda rwasobanuye ko abasirikare barwo binjiye ku butaka bwa Congo batabigambiriye bakurikiranye abacuruza magendu bakarenga metero ‘nke’.

Mu itangazo RDF yasohoye kuri uyu wa Kabiri, yavuze uko ngo byagenze mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukwakira, Ingabo z’u zikarenga umupaka zikajya guhangana n’iza Congo, ibi bikaba byaratumye abaturage bashya ubwoba bagakwirwa imishwaro.

Itangazo ry’ingabo z’u Rwanda riragira riti “Inzego z’umutekano z’u Rwanda zakurikiranye abantu binjiraga mu gihugu mu buryo butemewe, bambukiye ku mupaka w’u Rwanda na RDC mu Kagali ka Hehu, Umurenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu.”

“Inzego z’u Rwanda zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko, zitabigambiriye zarenze metero nke ku butaka bwa RDC ubwo zari zikurikiranye abantu binjiraga mu gihugu bafite imizigo itarahise imenyekana kandi bigakekwa ko bitwaje intwaro.”

Iri tangazo rishimangira ko ko RDF na FARDC bafitanye umubano mwiza kandi bakomeje gufatanya mu bijyanye n’umutekano. Igiteye urujijo ariko, iri ntabwo risobanura niba hari imirwano yabayeho hagati yazo n’iza DR Congo.

Congo yemeza ko habaye imirwano

Umuvugizi w’igisirikare mu ntara ya Kivu ya ruguru Brig. Gen. Sylvain Ekenge kuwa mbere yabwiye BBC Gahuzamiryango ko ‘kompanyi y’ingabo z’u Rwanda yinjiye ikagera mu birometero ku butaka bwa Congo.’

Ekenge yemeza ko habaye imirwano yatumye ingabo z’u Rwanda zisubira mu gihugu cyazo, ariko kandi ngo nta muntu wayiguyemo nubwo ngo hafashwe imbunda imwe ya AK 47 y’ingabo z’u Rwanda.

Yagize ati “Ntiwasobanura uko abasirikare bafite intwaro barenga umupaka bakinjira barasa[…]Turashaka ibisobanuro.”

Magingo aya, umubano w’u Rwanda na Congo –Kinshasa umuntu yavuga ko wari wifashe, kuva Perezida Felix Tshisekedi Tshilombo yagera ku butegetsi.

Ariko kandi mu myaka yashize hagiye habaho ubushyamirane bwa hato na hato bw’ingabo n’iza DR Congo cyangwa imitwe yitwaje intwaro iba muri icyo gihugu.


Rushaki: Imiryango y’abantu 3 bishwe na Polisi yagize icyo ivuga.

$
0
0
 Hakizimana Théophile na Nsabimana barashwe na Polisi

 

Athanase Niyonzima nawe warashwe

FLN iravuga ko abo u Burundi bwahaye u Rwanda atari abarwanyi babo!

$
0
0

Yanditswe na Nkurunziza Gad

U Burundi bwahaye u Rwanda abo buvuga ko ari abarwanyi b’umutwe wa FLN nyuma y’iminsi micye narwo rutanze abantu 21 bakekwaho gukorera ibyaha bitandukanye muri icyo gihugu bakaruhungiramo.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 19/10/2021 ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera, inzego zishinzwe umutekano mu Burundi zahaye iz’u Rwanda abo zivuga ko ari abarwanyi 11 bo mu mutwe wa FLN bose ni ab’igitsina gabo.

Ibi bibaye nyuma y’uko mu kwezi kwa munani uyu mwaka, u Rwanda rwahaye u Burundi abagabo babiri baivugwa ko bakoreye ibyaha mu Burundi bagacikira mu Rwanda. Tariki 30/7/2021 nabwo Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko zashyikirije Leta y’u Burundi abavugwaga ko ari abarwanyi 19 bageze mu Rwanda tariki ya 29/9/2020 mu buryo ngo butemewe n’amategeko ku wa 29 Nzeri 2020.

Abo barwanyi bo bavuga ko ari abo mu mutwe wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, ngo bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda bafite intwaro nyinshi zirimo into n’inini. Bafashwe bamaze kwinjira mu ishyamba rya Nyungwe, mu gice giherereye mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru.

Muri Kamena 2020 Leta y’u Rwanda yatangaje ko abarwanyi bivugwa ko baturutse i Burundi bateye ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda biherereye mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru. Muri Nzeri 2019 nabwo Leta y’u Rwanda yavuze ko inyeshyamba bivugwa ko ari iza FLN zagabye igitero ku ngabo z’u Rwanda ngo zikabatesha bataragera mu gace gatuwe n’abasivili, icyo gihe nabwo bivugwa ko zateye ziturutse mu Burundi.

FNL yemeza ko atari ingabo zabo ahubwo ari impunzi zisanzwe

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na FLN kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Ukwakira 2021, umuvugizi wungirije wa FLN, S/Lt IRAMBONA Steven TAMBOULA aravuga ko abiswe abarwanyi 11 ba FLN ari impunzi z’abanyarwanda zishyigikiya FLN zashimutiwe i Burundi ku kagambane k’uwitwa Innocent Ramazani nk’uko ngo FLN yari yabitangaje mu itangazo yasohoye ku wa 25 Kamena 2021.

Iryo tangazo rikomeza rigira riti: “Ingabo za FLN zibabajwe cyane n’icyo gikorwa cyo gutanga impunzi binyuranyije n’amategeko agenga impunzi ku Isi, cyane cyane zishyikirizwa Leta y’abicanyi ba ruharwa bamariye abantu ku icumu barimbura imbaga isaga amamiliyoni y’inzirakarengane mu karere k’ibiyaga bigari nk’uko byemejwe kandi bigatangazwa n’impuguke za Loni muri Mapping Report.”

Muri iryo tangazo ariko FLN yemera ko mu bahawe u Rwanda harimo uwahoze muri FLN bigasobanurwa muri aya magambo: “Mu gihe ingabo za FLN zandika iri tangazo zimaze kumenya ko harimo uwahoze ari umurwanyi wa FLN mbere y’i 2019 nyuma akaza kugirwa umu déserteur kubera ibyaha bikomeye yakoreye Ingabo za FLN. Uwo ni uwitwa Major KUBWAYO Peter nawe akaba atari akibarizwa muri FLN. Abandi bo bari impunzi zisanzwe zahunze ubutegetsi bw’abicanyi bwa Paul Kagame.”

Muri iri tangazo ryayo kandi FLN yagize ibyo isaba igira iti: “Turasaba ubutegetsi bw’igihugu cy’u Burundi mu rwego rwo kwubahiriza uburenganzira bwa muntu gushyikiriza HCR na CICR urutonde rw’amazina y’izo mpunzi, kugirango babashe gukurikirana imibereho yabo kugirango imiryango yabo izajye imenyeshwa uko babayeho. Cyane ko bagiye guhimbirwa ibyaha nka Bwana Paul Rusesabagina cyangwa kuburirwa irengero nk’abandi bagiye babura muri ubwo buryo.”

Mu gusoza iri tangazo FLN ivuga ko yihanganisha miryango y’abajyanywe mu Rwanda ikanasaba abanyarwanda guhaguruka ngo uburenganzira buraharanirwa.

Perezida Kagame yarahiye ko atazatanga abashatse guhirika ubutegetsi i Burundi bacumbikiwe n’u Rwanda.

U Rwanda n’u Burundi bimaze iminsi biri mu nzira zo gushaka kuzahura umutekano wabyo wajemo igitotsi mu 2015, bikaba bivugwa ko u Rwanda rwari ku isonga yo gukoresha bamwe mu basirikare bakuru b’u Burundi ngo bahirike ubutegetsi bwa Nyakwigendera Pierre Nkurunziza.

Kuva ubwo, imipaka y’ibihugu byombi yarafunzwe, U Burundi busaba u Rwanda gutanga abashatse guhirika ubutegetsi bari ku butaka bw’u Rwanda, barimo abanyamakuru, abanyepolitike, n’abari mu mashyirahamwe adaharanira inyungu za politike.

Mu kwezi kwa Gatanu 2021, ubwo Perezida Kagame yaganiraga na Jeune Afrique yari yitabiriye Inama ku iterambere ry’ubukungu bwa Afurika, i Paris mu Bufaransa, yagarutse ku kifuzop cy’u Burundi cyo guhabwa abashatse guhirika ubutegetsi avuga ko u Rwanda rudashobora gutanga impunzi zarugannye zishaka gusama amagara yazo.

Ati “Bamwe mu bagerageje guhirika ubutegetsi mu Burundi banyuze mu Rwanda mbere yo gukomereza i Burayi. Aba barimo abasirikare bakuru, abadepite n’abaminisitiri. Abatari bafite andi mahitamo y’aho bakwerekeza, uyu munsi bahari nk’impunzi. Twabwiye u Burundi na Loni ko niba bashaka abo bantu tuzababaha ariko kizaba ari ikibazo kibareba. Ku bitureba twe ntidushobora gutanga abantu baje baduhungiyeho ahubwo icyo tugomba kwizeza ni uko mu gihe cyose bagihari nta n’umwe muri bo uzisuganyiriza ku butaka bwacu ngo atere u Burundi. Nihagira ushaka kubatwaka ngo abajyane i Burundi azirengera ingaruka. Twabibwiye Abarundi, ikindi bashaka ni iki?”

Perezida Kagame yibaza impamvu mu bagize uruhare muri iryo gerageza ryo guhirika ubutegetsi mu Burundi hari abaherereye mu Bufaransa, mu Bubiligi no mu bihugu bya muri Scandinavia nyamara Guverinoma y’u Burundi ikaba itarigeze isaba ibyo bihugu kubohereza cyangwa ngo ibigenere uko bibafata.

Ni iki cyaba kihishe inyuma y’uko ingabo z’u Rwanda zavogeye ubusugire bwa Congo?

$
0
0

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru acicikana mu binyamakuru bitandukanye n’imbuga nkoranyambaga byo mu DRC, mu Rwanda ndetse no mu Karere k’Ibiyaga Bigari kuva ku wa mbere tariki ya 18 Ukwakira 2021 ni ay’imirwano yumvikanye hagati y’ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Congo (FARDC) ahitwa Hehu hafi ya Kibumba ahagana ku Muhanda munini Goma-Rutshuru. Mu nkuru yacu iherutse twabagejejeho ibyo ubuvugizi bw’igisirikare cya Kongo butangaza kuri iryo vogera ndetse n’aho ibintu byari bihagaze ku munsi w’ejo. Ikiriho kugeza ubu, igisirikare cy’u Rwanda gukomeje kwigira nyoninyinshi. Ni izihe mpamvu nyamukuru zaba zarateye u Rwanda kohereza abasirikare barwo muri ako gace? 

Ubusesenguzi ku makuru ajyanye n’ivogera ry’ubusugire bwa Congo bikozwe n’ingabo z’u Rwanda buragaragaza urujijo rutewe n’ibitangazwa. Umuvugizi bw’ingabo za Kongo muri Kivu Lieutenant-colonel Guillaume Ndjike Kaiko  aratangaza ko abasirikare b’u Rwanda barenga 150 (Compagnie) bagaragaye ku butaka bwa Congo ndetse bakanakozanyaho n’ingabo z’icyo gihugu kandi bakaba barambuwe n’imbunda imwe. Kubera ubwoba bwinshi, abaturage babonye abasirikare b’u Rwanda bakwira imishwaro kuko bazi icyo izo ngabo zakoze muri ako gace zica abantu, zisahura ndetse zikora n’ubundi bikorwa by’urukozasoni. 

Ku rundi ruhande, ibinyamakuru bya Leta y’u Rwanda bigendeye ku itangazo ry’igisirikare cy’u Rwanda, bitangaza ko ngo abasirikare ‘u Rwanda binjiye ku butaka bwa Congo ku buryo butunguranye kuko ngo bari bakurikiye abacuruzi ba magendu bakekwagaho kuba bitwaje intwaro. Iryo tangazo riravuga kandi ko batarenze metero 200 ku butaka bwa Congo. Nyamara ariko ibigaragara ku mavidewo yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ibitangazwa n’igisirikare cya Kongo biremeza ko abo basirikare binjiye ku butaka bwa Congo kugera ku birometero bitanu, intera yaba ari nini cyane bibaye koko ari kwibeshya aho umupaka ugarukira cyangwa ugukurikirana abacuruzi ba magendu. 

Ikindi kandi haribazwa impamvu yaba yateye abo basirikare b’u Rwanda kurasa amasasu y’urufaya kandi nk’uko bitangazwa ngo basanzwe bafite imikoranire myiza n’ingabo za Congo. Turategereza ko icyo bagombaga gukora mbere na mbere ari kumenyesha bagenzi babo ba Congo ikibazo bahuye nacyo maze bagafatanya mu guhashya abo bitwa ko bari bakurikiye aho kurenga ku mategeko agenga imipaka.

Abakurikiranira hafi iby’imikorere n’imyitwarire y’u Rwanda kuri Congo, bashingiye no ku itangazo ry’Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo, Vincent Karega wemeje ko abasirikare b’u Rwanda batarenze metero 200 kandi ko batavogereye Congo ndetse ntacyo basahuye, baremeza ko ngo nta gitangaza kirimo kuko u Rwanda rwigize inyaryenge kandi kubeshya ari utuntu twabo. 

Benshi baremeza ko ibyakozwe n’ingabo z’u Rwanda bibabaje kubona ingabo z’u Rwanda zagiye guhungabanya umutekano w’abaturage b’ikindi gihugu. Bamwe kandi baranenga imyitwarire y’igisirikare cya Congo bavuga ko icyihutirwaga kitari icyo kugeza ikirego ku itsinda rishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’imipaka (Expanded Joint Verification Mechanism, EJVM), ngo ahubwo bagombaga kwivuna umwanzi kuko bari batewe. Ibi bikaba bigaragara nk’ubugwari ku ruhande rw’igisirikare cya Congo kuko ngo n’abasirikare b’u Rwanda batabanje kugisha inama EJVM mbere yo kwinjira ku butaka bwa Congo. 

Igikorwa cyabaye gikozwe n’ingabo z’u Rwanda RDF cyo kuvogera ubutaka bwa Congo, benshi bemeza ko ntaho gihuriye n’ibyo batangaza byo gukurikirana abakora y’ubucuruzi bwa magendu. Ibishoboka ni uko kari igikorwa kindi giteganywa cy’ingabo z’u Rwanda muri kariya gace, ibyakozwe akaba ari nk’imbanziriza mushinga. N’ubundi bisanzwe bizwi ko ingabo z’u Rwanda zitigeze ziva muri Congo, mu buryarya ndengakamere babeshya ko batariyo ariko bizwi neza ko bakorerayo rwihishwa. Kuba rero batangiye kujyayo ku mugaragaro, byaba bimenyesha ko hari icyo bagamije.

Human Rights Watch Ivuga ko Leta y’u Rwanda Yibasira Abatavuga Rumwe na Yo

$
0
0

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, “Human Rights Watch”,ufite icyicaro muri Amerika, uvuga ko reta y’u Rwanda yakajije umurego mu kutihanganira umuntu wese ujya impaka cyangwa uyinenga.

Umuyobozi wa HRW mu karere ka Afurika yo hagati, Lewis Mudge, ashimangira ko iri fatwa rishingiye kuri politike rigamije guca intege abantu kugira ngo batavuga nabi politike ya Leta.

Tim Ishimwe umunyamakuru wa Radio Ijwi ry’Amerika aratubwira ibikubiye muri raporo ya HRW.

 

PS Imberakuri irasaba FPR kunamura icumu itazaba nka ya nkubisi cyane y’amaraso

Viewing all 10369 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>