Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10370 articles
Browse latest View live

Rulindo: Umugore yatwitswe n’uwamusambanyirije umwana arashya arakongoka

$
0
0

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Mu karere ka Rulindo haravugwa urupfu rw’umugore witwa Mukagatare Clémentine wasutsweho lisansi agatwikwa agashya agakongo, uwakoze ibi akaba ari umugabo wamusambanyirije umwana agahanwa bya nyirarureshwa.

Mukagatare w’imyaka 45  wari utuye mu Murenge wa Shyorongi, Akagari ka Rutonde, Umudugudu wa Nyabyondo biravugwa ko yatwitswe n’umwe mu baturanyi be nyuma y’amakimbirane bari bafitanye.

Umwe mu baduhaye amakuru yatubwiye ko ahagana saa moya zo ku mugoroba wo ku itariki 20/10/2021, aribwo Mukagatare yasutsweho lisansi n’umuturanyi we witwa Nzayisenga Vedaste, afatanyije n’undi musore tutabashije kumenya izina barangije bamucanaho umuriro arashya arakongoka, abaturanyi bahuruye baje gutabara basanze agongera ariko ari hafi kunogoka bamujyana ku kigo nderabuzima cya Shyorongi agwayo.

Umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze mu Murenge wa Shyorongi utifuje ko amazina ye atangazwa muri iyi nkuru, yatubwiye ko mu mwaka wa 2018, umwana w’umukobwa wa Mukagatare yasambanyijwe na Nzayisenga, amakimbirane hagati yabo atangira ubwo.

Yagize ati “Uwo mwana w’umukobwa icyo gihe yari afite imyaka 16 niba atari 17, Nzayisenga yaramusambanyije hanyuma ababyeyi b’umwana batanga ikirego arafatwa arafungwa. Icyadutunguye n’uko nyuma y’umwaka umwe gusa twagiye kubona tubona arafunguwe kandi ubusanzwe kiriya cyaha uwagihamijwe n’urukiko ahabwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka 25 na burundu.”

Ruswa, ikimenyane n’icyenewabo biravuza ubuhuha mu nzego z’ubutabera

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ifungurwa rya Nzayisenga ryateje urujijo, ariko kandi ngo ntacyo bari gukora ku cyemezo cy’urukiko. Ati “Afunguwe abantu bakubiswe n’inkuba, ariko twebwe nk’inzego z’ibanze nta kindi twari gukora ku cyemezo cy’urukiko. Amakuru mfite ni uko ngo hari mubyara wa Nzayisenga w’umupolisi ukomeye wamufashije guha ruswa umucamanza nuko mu rubanza bamugira umwere.”

Hari umuturage wo mu Mudugudu wa Nyabyondo, watubwiye ko ubwo Ndayisenga yafungurwaga ngo yaje akubita agatoki ku kandi avuga ko azihorera ku bamufungishije.

Yatubwiye ati “Yahoraga avuga ko azababaza abo muri uriya muryango noneho rero kuko mu rubanza ari Mukagatare wajyaga kumushinja niwe yari yarijunditse yigeze no kumutegera mu nzira aramukubita aramuvunagura.”

Umugabo wa nyakwigendera twamenye ku izina rya Zacharie, yabwite BTN TV ikorera mu Rwanda ko bari barishinganishije mu buyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse ngo bari baranabwiye Polisi ikorera mu Murenge wa Shyorongi ko Nzayisenga ahora yigamba kubagirira nabi, ariko inzego zose babwiye ntizigeze zinamuhamagaza ngo zimucyahe cyangwa zimuhane.

Kugeza ubu abantu batatu bacyekwaho kugira uruhare mu gutwika Mukagatare batawe muri yombi harimo na Nzayisenga.


Madame Ingabire Victoire akomeje kubyinishwa muzunga muri RIB

$
0
0

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Umunyapolitike utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, akaba n’umuyobozi mukuru w’ishyaka DALFA-Umurinzi, Ingabire Victoire yitabye Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda ‘RIB’ ataha atabajijwe yongera gusabwa kuzitaba kuwa kane.

Uku kubyinishwa muzunga na RIB byabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 25/10/2021, ubwo Madamu Ingabire yitabaga RIB ku kicaro cyayo gikuru, akamara amasaha atatu yicaye habuze umwakira.

Ubutumwa yanditse kuri Twitter uvuye muri RIB kuri uyu wa mbere bwo buragira buti “Nyuma yo kwicara amasaha 3 muri RIB, ntawe unyakira, birangiye bambwiye ngo ntahe nzasubireyo kuwa kane saa tatu n’igice.”

Twabibutsa ko mu cyumweru gishize tariki ya  19/10/2021 Ingabire yitabye RIB ariko agataha atabajijwe kubera ko yari arwaye ‘grippe’ tariki ya 21 Ukwakira 2021  yasubiyeyo saa tatu za mu gitondo arabazwa kugeza i saa kumi n’imwe ku mugoroba.

Iri hamagazwa rya hato na hato rihatse iki ?

Mu kiganiro yagiranye na Radio “Ijwi ry’Amerika” kuwa Gatanu tariki ya 22 Ukwakira 2021, Ingabire Victoire Umuhoza yasobanuye ko yitabye RIB kubera ibyaha bishinjwa abayoboke be baherutse gutabwa muri yombi ku ya 13 Ukwakira 2021 hamwe n’umunyamakuru wa Umubavu TV Theoneste Nsengimana, magingo aya bakaba bafungiye muri kasho zitandukanye hirya no hino mu gihugu.

Mubyo yabajijwe harimo ko haba bari amahugurwa abafunzwe bakoze ashingiye ku gitabo cyitwa “Uko bakuraho ubutegetsi bw’igitugu hadakoreshejwe intwaro” ndetse n’ibijyanye n’umunsi wiswe “Ingabire Day” (Umunsi wa Ingabire).

Ingabire Victoire Umuhoza avuga ko Urwego rw’Ubushinjacyaha RIB rwashatse guhuza ayo mahugurwa abayoboke be baba barakoze, n’ubwo atemeza neza ko yabaye, n’uriya munsi wa “Ingabire Day“, rwemeza ko kuri uwo munsi hari gahunda yo guteza imidugararo mu gihugu hagamijwe gukuraho ubutegetsi.

Ingabire Victoire Umuhoza atangaza ko ibyaha yabwiwe na RIB biremereye cyane.

Abakomeye n’aboroheje bakomeje gusaba ko Ingabire Victoire afungwa

Richard Sezibera wahoze washinzwe imirimo itandukanye muri Leta ya Kigali, akaba yarigeze kuba ambasaderi, minisitiri ndetse n’umusenateri, ubu akaba yarabaye ikimuga mu buryo bw’amayobera, aherutse kwihanukira yandika kuri twitter ati “From MRND/CDR… RDR/FDLR…FDU/Inkingi…DALFA/Umurinzi…change the ideology, not the name!!pffff!”

Tom Ndahiro, kabuhariwe mu kubiba amacakubiri no gukwirakwiza urwango yahise yandika munsi y’ubutumwa bwa Sezibera ati “Kugira inama IVUmuhoza ngo ahinduke ni ugutokora ifuku.”

Intore yo kuri twitter yiyita Minister of Hapiness nayo iti#ArrestRachid #ArrestVictoireUmuhoza Bombi bahuriye ku guhakana, gupfobya, no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi, kwangisha abaturage ubuyobozi(kugumura abaturage).”

Imikorere ya RIB iteye icyo n’iki

Icyo abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bakomeje kwibaza ni impamvu urwego rushinzwe iperereza mu Rwanda rusigaye rwarabaye igikoresho cy’intagodwa zo ku mbuga nkoranyambaga, izi ntagondwa zikaba zisigaye zihimbira ibyaha abatavuga rumwe na leta cyangwa abandi bagaragaza ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, bigashingirwaho na RIB ikabata muri yombi cyangwa se igahora ibabyinisha muzunga ibasaba kuyitaba.

Inzara iranuma mu mpunzi ziba muri Uganda: Ni iyihe mpamvu nyamukuru y’icyo kibazo?  

$
0
0

Yanditswe na Arnold Gakuba

Uganda yahaye ubuhungiro impunzi zirenga miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu (1,500,000). Abagera ku bihumbi mirongo inane (80,000) bangana hafi na 6% baba kandi bakorera muri Kampala aho baba mu buzima bwo kwirwanaho. Izo mpunzi nta bufasha na buke zihabwa ngo hashingiwe ku itegeko rya Leta ya Uganda rigenga impunzi ziba mu mijyi.

Kugeza ubu, ikibazo gikomereye cyane impunzi ziba mu mujyi wa Kampala ni inzara ndetse no kubona ubwishyu bw’amacumbi. Kubera ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) nta mfashanyo riha impunzi zo mu mijyi, imwe mu miryango itegamiye kuri Leta irimo n’amadini igerageza kureba uko yafasha bamwe mu mpunzi zugarijwe n’inzara kuruta izindi. Nyamara ariko, ubufasha zihabwa ngo ni nk’igitonyanga mu nyanja ugereranije n’ibibazo zifite kandi nabwo ntibugera kuri bose buhabwa igice gito cyane cy’izo mpunzi. 

Ikibazo cy’imirire mu mpunzi zo muri Uganda ntigifitwe gusa n’iziba mu mijyi. Ubuzima bw’impunzi ziba muri Uganda muri rusange ubu buragenda burushaho kuba bubi. Impamvu nyamukuru yatewe n’igabanuka ry’amafaranga yahabwaga impunzi kugirango zishobore kugura ibyo zikeneye birimo ibiryo, imyenda n’ibindi bakeneye by’ubuzuma bwa buri munsi.

Mu kwezi kw’Ukuboza 2020, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP/PAM) ryatangaje ko rigiye kongera kugabanya amafaranga yagenerwaga impunzi zo muri Uganda buri kwezi. Impamvu nyamukuru itangazwa na WFP ngo ni ukugabanuka kw’inkunga. Ibyo bikaba byarateganywaga ko bigomba gutangira muri Gashyantare 2021, aho impunzi zagombaga gusigarana gusa 60 ku ijana by’amafaranga zabonaga. 

Nyamara ariko El-Khidir Daloum, uhagarariye WFP muri Uganda arabona icyorezo cya Koronavirusi kitagombye kuba urwitwazo ngo isi yirengagize impunzi muri Ibi bihe bitoroshye. Arongeraho ati “Twashimye abaterankunga byafashije mu bikorwa by’impunzi muri 2019 ariko ubu ntitugishobiye guha impunzi iby’ibanze kandi abakennye kurusha abandi barakomeza kuhababarira kuko tukigabanya ubufasha“. Uwo muyobozi yakomeje avuga ko umwaka wa 2020 wabaye ingorabahizi ku mpunzi kuko ubufasha bahabwaga bwagabanutseho 30 ku ijana (30%) muri Mata bikaba byarahuriranye na Guma mu rugo. Na none muri Gashyantare hongeye kugabanywaho icumi ku ijana (10%). Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa ubu rikeneye amadolari miliyoni 95.8 kugirango bahereze impunzi zo muri Uganda imfashanyo yuzuye mu mezi atandatu ari imbere. 

Kuva muri uku kwezi kw’Ukwakira 2021, imfashanyo zihabwa impunzi muri Uganda zongeye kugabanywa ku buryo bukurikira: mu nkambi za Bidibidi, Imvepi, Lobule, Palorinya na Rhino zifatwa nk’izifite ibibazo kurusha izindi, impunzi zizituyemo zizajya zihabwa 70% y’ibiryo bagenerwaga. Mu nkambi za Adjumani, Kiryandongo na Palabek zifatwa nk’izifite ibibazo bigereranije, impunzi zizituyemo zizajya zihabwa 60% y’imfashanyo y’ibiryo zari zigenewe. Mu nkambi za Kyaka II, Nakivake, Kyangwali, Oruchinga na Rwamwanja zifatwa nk’izifite ibibazo byoroheje, impunzi zibamo zizagabanirizwaho 40% ku mfashanyo z’ibiryo zahabwaga. 

Kugabanya imfashanyo zihabwa impunzi bikaba bifite ingaruka myinshi cyane cyane iz’imirire ku bagore, abana n’abasaza kuko bafite ubushobozi buke bwo kwirwanaho ngo babone ikibatunga. Ibyo bikaba byatuma bahura n’ibibazo bitandukanye birimo n’uburwayi kubera intege nke z’imibiri yabo ndetse bikaba byabaviramo n’urupfu. 

Kugabanya imfashanyo kuri 30 ku ijana ndetse na gahunda ya Guma mu rugo byatumye inzara yiyongera mu nkambi z’impuzi 13 ndetse ni mu mpunzi ziba mu mijyi harimo n’umujyi wa Kampala nk’uko byagaragaye mu bushakashatsi bwakozwe ku mirire. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP) rikaba risaba Leta ya Uganda gufasha impunzi kugira uburenganzira muri serivisi zihabwa abanyagihugu kugirango zishobore guhangana n’ikibazo cy’imibereho cyane cyane icy’imirire. Ku rundi ruhande, Urwego Rwita ku Bibazo by’Impunzi muri Uganda (CRRF) rukaba rusaba umuryango mpuzamahanga kwita ku kibazo cy’impunzi kugirango borohereze Leta ya Uganda. Hakenewe ubufasha bw’inyongera kuri Leta ya Uganda  kubera umubare munini w’impunzi yakiriye kugirango ishobore gukataza mu iterambere. Ibi byazafasha kwinjiza impunzi ziba mu mijyi muri gahunda ya Leta y’iterambere ngo nazo zishobore guhangana n’ikibazo cy’ubukene kizugarije.

Rwanda: Hari aho ubucucike mu magereza buri kuri 238%

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yamurikiye inteko ishinga amategeko raporo yayo ku buryo uburenganzura bwa muntu bwifashe mu Rwanda mu mwaka wa 2020/2021. Mu bibazo by’ingutu iyi komisiyo yagaragaje harimo ubucucike bukomeje kuba ikibazo cy’ingutu mu magereza.

Iki gikorwa cyabaye kuwa 21 Ukwakira 2021, ubwo Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu yagezaga  ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe Yombi, raporo yayo y’ibikorwa by’umwaka w’2020-2021 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka w’2021-2022

Ni raporo ikubiyemo ibijyanye no kurengera uburenganzira bwa Muntu, gukumira iyicarubozo n’Ibindi bihano cyangwa ibikorwa by’ubugome, ibya kinyamaswa cyangwa ibitesha umuntu agaciro, guteza imbere uburenganzira bwa Muntu, ibijyanye n’ubutegetsi n’imari, ishyirwa mu bikorwa ry’ibijyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19 hakurikizwa amabwiriza yatanzwe.

Ku kibazo cy’ingutu cyagaragaye cy’ubucucike mu magereza,  ubucucike buhanitse bwagaragajwe muri iyi raporo ni aho muri Gereza ya Muhanga buri ku gipimo cya 238 %, ariko mu gihugu hose ku mpuzandengo rusange y’amagereza ubucucike ni 124,1 % ku ma gereza 14 yasuwe kandi akagenzurwa. 

Gereza zifite ubucucike bwinshi mu Rwanda zikurikirana zitya:

  1. Gereza ya Muhanga (238.8%) 
  2. Gereza ya Gicumbi (161,8%)
  3. Gereza ya Rwamagana (151,1 % )
  4. Gereza ya Rusizi (144,8%)
  5. Gereza ya Huye (138,6%)
  6. Gereza ya Musanze (138,2%)
  7. Gereza ya Bugesera (132,1%)
  8. Gereza ya Rubavu (127,7%)
  9. Gereza ya Ngoma (103,6 %).

Gereza zitagaragayemo ubucucike bukabije ni :

  • Gereza ya Nyanza (93,5%)
  • Gereza ya  Nyagatare (84,6%)
  • Gereza ya  Nyamagabe (83,3%)
  • Gereza ya  Nyarugenge (83,3%) 
  • Gereza ya Mulindi (70,1%)

Raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu igaragaza ko umubare w’abantu bari bafungiwe muri gereza 14 zagenzuwe mu myaka 4 ya 2017, 2018, 2019 na 2021 (hatabariwemo umwaka wa 2020 kuko zose zitagenzuwe) wagiye wiyongera buri mwaka kuko wavuye ku bantu 58,230 muri 2017 ugera kuri 76,099 mu mwaka wa 2021, bivuze ko hiyongereyeho 30,6%.

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu yasuye kandi inakora igenzura mu bigo 28 binyurwamo by’igihe gito. Yasanzemo abantu 5,589, abagabo bari 4,815 (bangana na 86.02%), abagore 403 (bangana na 7.23%) abana b‘abahungu 333 (bangana na 6.05%), abana b‘abakobwa 38 (bangana na 0.67%). Harimo kandi abana bato 22 bari kumwe na ba nyina.

Komisiyo isobanura ko abiganje mu bigo ni abagaragaye mu bikorwa by‘ubujura, abakora ubucuruzi bwo mu muhanda butemewe (ubuzunguzayi), abakoresha ibiyobyabwenge; abafatwa nk’inzererezi, abakora ubucuruzi bwa magendu.

Perezida wa Komisiyo yabwiye inteko ishinga amategeko ko hanakozwe igenzura ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu mu gihe cya COVID-19 mu Turere 15 ahabajijwe abantu b’ingeri zitandukanye  hagamijwe kumenya ingaruka ku ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu no gutanga inama zo gukumira ihungabanywa ry’uburenganzira bwa Muntu, isanga Hari aho bwagiye buhutazwa na bamwe bo Nzego z’Ibanze. Komisiyo ivuga ko abagaragayeho kunyuranya n’amategeko n’amabwiriza bashyikirijwe ubutabera.

Tugarutse ku kibazo cy’ubucucike bukabije mu magereza, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu Madamu Marie Claire Mukasine yasobanuriye inteko ishinga amategeko imitwe yombi ko ukwiyongera kw’abafungiye muri gereza guterwa n’uko abakora ibyaha bagahanishwa gufungwa biyongera ugereranyije n’abarangiza ibihano muri gereza. Ikindi ni uguhanisha igihano cy’imirimo y’inyungu rusange giteganywa n’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa  30/08/2018 bidashyirwa mu bikorwa.

Mu mwanzuro wayo, hanashakishwa umuti ku kibazo cy’ubucucike, Komisiyo isanga hakwiye kwihutishwa ivugururwa ry’itegeko rigenga inshingano z’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa hagashyirwaho Iteka rya Perezida rigena uko igihano cy’imirimo y’inyungu rusange kizakorwa nk’uko riteganywa n’Itegeko no 68/2018 ryo ku 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. 

Uganda: Ituritswa ry’ibisasu ryibasiye Kampala n’inkengero zayo

$
0
0

Yanditswe na Arnold Gakuba

Ino minsi yabaye ingorabahizi ku gihugu cya Uganda, cyane cyane mu mujyi wa Kampala no mu nkengero z’awo aho hamaze iminsi haturitswa ibisasu bikaba bimaze guhitana abatari bake. Polisi ya Uganda ndetse n’ubuyobozi bw’igihugu bakaba bakorera hamwe ngo bahashye ibyo bikorwa kandi bashakishe abagizi ba nabi, hanamenyekane ba nyirabayazana.

Ku itariki ya 8 Ukwakira 2021, Umutwe wa Kiyisilamu “Islamic  State” watangaje ko watangiye kugaba ibitero muri Uganda. Mu minsi ikurikira, ibinyamakuru byo mu Bwongereza n’Ubufaransa nabyo byaburiye igihugu cya Uganda ko hari ibitero by’imitwe y’iterabwoba byugarije Uganda. 

Ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ukwakira 2021, hatewe ibisasu muri Kampala, umuntu umwe ahasiga ubuzima, batatu batakomereka. 

Ku wa mbere w’icyi cyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2021, itsinda ry’ Umutwe wa Kiyisilamu ” (Islamic State), ribinyujije ku Muyoboro waryo wo mu Ntara y’Afrika yo hagati,  ryigambye ko ariryo riri inyuma y’igitero cy’ibisasu cyabereye Komamboga muri Diviziyo ya Kawempe, iherereye mu majyaruguru y’umujyi wa Kampala. Nyamara ariko, polisi ya Uganda yo ikaba yaratangazaga ko bikorwa n’itsinda ry’iterabwoba ry’imbere mu gihugu.

Ikinyamakuru “The Daily Monitor” cyatangaje kuri uyu wa 26 Ukwakira 2021 ko hari igisasu cyaturikirijwe muri bisi ya “Swift Safaris Bus company” itwara abagenzi yerekezaga Bushenyi, umwe agahita yitaba Imana. Ibyo byabereye mu Karere ka Mpigi ku wa 25 Ukwakira 2021, ku muhanda Kampala-Masaka. Polisi y’igihugu cya Uganda n’ayo ikaba yemeza ko umuntu umwe yahasize ubuzima benshi bagakomereka. Icyo gisasu cyaturikirijwe muri iyo Bisi nyuma y’iminsi itatu habayeho ikindi gitero cy’ibisasu ahitwa Komamboga, polisi ubu ikaba igishakisha abihishe inyuma y’ibyo bitero. 

Umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda, Fred Enanga yatangarije abanyamakuru ko igipolisi kirimo kwigira amasomo akomeye kuri ibi bitero. Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni we yatangarije Abanyayuganda kuri iki cyumweru tariki ya 24 Ukwakira 2021 ko ibi bitero ari ibikorwa by’iterabwoba kandi ko abakoze ibyo bikorwa bagomba gufatwa bakaryozwa abo bishe ndetse n’abo bakomerekeje. 

Twibutse ko nk’uko byagenze mu myaka ya za 1990 na 2000, imitwe y’iterabwoba yavukiye mu burengerazuba bwa Uganda i Kasese na Kabarole, ubwo yibasiraga umurwa mukuru wa Uganda Kampala yakunze kwibasira imyanya ihuriramo abantu benshi irimo utubari, amasoko ndetse n’aho abagenzi bategera imodoka. Ubu rero imodoka nini zitwara abagenzi nazo ziribasiwe.

Igihugu cya Uganda cyaherukaga kwibasirwa n’iterabwoba rikomeye ku itariki ya 11 Nyakanga 2010, ubwo umutwe w’Abayisilamu witwa Al-Shabab, wahitanaga abantu barenga 75 mu gitero cy’ibisasu cyagabwe muri Kampala ubwo abantu babarirwa mu magana barebaga umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi. Perezida Museveni arahumuriza abaturage ababwira ko batagomba gutinya, ko ubu bugizi bwa nabi bukorwa n’abadaha gaciro ubuzima bwa muntu buzatsindwa. 

Ubushinjacyaha bwatangaje dossier n’uwakoreshejwe mu gufata Théoneste Nsengimana n’abayoboke ba DALFA-Umurinzi

Congo: Dogiteri Mukwege mu Bitaro i Buruseli

$
0
0

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru dukesha Ikinyamakuru “Le Soir” aravuga ko Dogiteri Denis Mukwege, ukomoka mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wahawe Igihembo cy’Amahoro kitiriwe Nobel muri 2018, yari mu ngendo yitegura gusohora igitabo cye gishya. Nyamara bikaba bitaramushobokeye, ubu akaba arwariye mu Bitaro i Buriseli. Byari biteganijwe ko azitabira igitaramo cya mbere cya filime ya Thierry Michel ku ihohoterwa ryabereye muri Congo ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki ya 26 Ukwakira 2021.

Nyamara ariko, Ibiro by’Itangazamakuru ry’Ubufaransa (AFP) bitangaza ko Dogiteri Mukwege yasubitse gahunda zose yari afite muri iki cyumweru. 

Iki kikaba ari ikibazo gikomeye ku nzu y’icapiro ry’igitabo cye. Ku wa mbere, Dogiteri Denis Mukwege yabwiwe ko agomba guhagarika gahunda zose yari yateganije muri iki cyumweru mu Bubiligi ndetse n’ahandi mu Burayi. 

By’umwihariko, yagombaga kwakirwa mu nteko ishinga amategeko y’U Bubiligi i Buruseli ku wa mbere saa sita, kandi agatanga ibiganiro byinshi ku gitabo cye gishya, ku wa kabiri, mbere yo kwitabira filimi ya Thierry Michel yitwa “Empire du silence”, ku mugoroba tariki ya 26 Ukwakira 2021, ku nzu y’imyidagaduro y’igihugu, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru w’ubwisanzure ni mugoroba kandi akaba yari afitemo uruhare runini.

Umuvugizi wa Gallimard (inzu y’icapiro) aratangaza ko gahunda ye yose yari afite mu minsi iza yasubitswe kubera impamvu z’uburwayi kugera igihe hazatangarizwa indi nshya. 

Ibyegera bya Dogiteri Denis Mukwege byatangaje, ku mugoroba w’ejo, ko arwariye mu bitaro i Buruseli ku buryo butunguranye ariko nta yandi makuru y’uburwayi bwe batangaza. Hatangajwe ko “ameze neza, arimo kuruhuka”. Nyamara ariko ngo yari afite gahunda yo kubagwa, abaganga bakaba barifuje ko yaza imbere ya gahunda yarimo uhereye ku itariki yari yahawe mbere. Ibyo nibyo byakozwe ku wa mbere, gusa nta kindi cyatangajwe kubyo arimo gukorerwa. 

Dogiteri Denis Mukwege w’imyaka 66 y’amavuko, ufatwa nk’imbaraga z’abategarugori, yahawe igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel muri 2018 kubera kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore, ubu yari mu rugendo i Burayi yitegura gusohora igitabo cye gishya yise “La force des femmes” (Imbaraga z’abagore) gicapirwa mu nzu y’ibitabo yitwa Gallimard. Igitabo cyabanje kwandikwa mu Cyongereza nyuma guhindurwa mu Gifaransa, gisobanura intambara y’uwo muhanga mu kubyaza no kubaga uvuka i Bukavu aho yatangije ibitaro bya Panzi muri 1999 maze akabitura abagore.  Umwimerere we wari uwo guteza imbere uburyo bwuzuye bwo kwita ku bagore: mu by’ubuvuzi, imitekerereze, imibereho myiza n’ubukungu ndetse n’amategeko.

Icyo gitabo kitubwira ko Denis Mukwege yari agiye gupfa avuka muri 1955 kubera uburwayi bw’amaraso, maze umuforomokazi wo muri Suwedi agakiza ubuzima bwe. 

Abanyekongo bariye karungu ku bw’agasuzuguro k’u Rwanda ku gihugu cyabo!

$
0
0

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru dukesha Radiyo “Ijwi ry’Amerika” aravuga ko Abanyapolitiki, Abashakashatsi n’Impuguke zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basaba ubutegetsi gukora ibishoboka byose bakarinda ubusugire bw’igihugu cyabo, hakajyaho ingamba zikomeye zizatuma nta gisirikare cy’ikindi gihugu kizongera kuvogera Congo ukundi, nk’uko byagenze kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Ukwakira 2021. 

Ibyo byatangajwe Kandi bisabwa Leta ya Kinshasa nyuma y’uko abasirikare b’u Rwanda barenga 150 bavogeye ubutaka bwa Congo hafi ya Kibumba maze hakabaho gukozanyaho hagati y’ingabo z’ibihugu byombi. Nyamara ariko Leta ya Congo ivuga ko nta gikuba cyacitse. Ayo magambo yarakaje benshi mu banyekongo bibaza impamvu y’iyo myitwarire ya Leta ya Kinshasa. 

Patrick Muyaya Katembwe, Minisiteri w’Itumanaho n’Itangazamakuru muri Congo akaba n’Umuvugizi wa Leta, asa n’usubiza abanenze imyitwarire ya Leta itaragize icyo ivuga ku byabaye yabwiye itangazamakuru ko ibyabaye atari igikuba cyacitse. Minisitiri Muyaya yatangaje ko iyo hari urwego rwagize icyo rutangaza biba bihagije, ko atari ngombwa ko Leta yagira icyo ibivugaho ku mugaragaro. Aya magambo akaba yarababaje benshi anabatera kwibaza byinshi. 

Minisitiri Muyaya avuga ko Leta ya Kinshasa atariyo kamara kuvuga ku byabaye. Avuga ko habayeho impanuka maze Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru abivugaho kandi kuko hariho kugabana inshingano. Ikindi kandi, umuvugizi w’igisirikare muri operation Sokola 2 yavuze kuri kiriya gitero. Yakomeje avuga ko icyo Leta ya Kinshasa yakoze ari ukwamagana ibyabaye no kubimenyesha bagenzi babo ba Kigali. Akaba yizera ko ubwo ari uburyo bugamije  kubungabunga imibanire y’ibihugu byombi bwakoreshejwe kugirango ikibazo gisobanuke neza vuba vuba, ngo kandi byabaye ibintu bidasanzwe bitagakwiye gushyira mu kaga imibanire myiza isanzwe iranga ibihugu byombi. 

Hagati aho twibutse ko itangazo ry’igisirikare cy’u Rwanda ryo ryemeza ko abasirikare b’icyo gihugu barenze umupaka batabigambiriye, ngo bari bakurikiye abacuruza magendu. Iryo tangazo rivuga kandi ko ingabo z’u Rwanda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zibanye neza. 

Ibyatangajwe ku ivogerwa ry’ubutaka bwa Congo byahagurukije bamwe mu banyekongo bo mu nzego zo hejuru. Mu kiganiro bagiranye na Radiyo “Okapi” ku wa Gatatu tariki ya 21 Ukwakira 2021, Depite Mubi Dabi Saleh, umwarimu muri za Kaminuza n’amashuri anyuranye muri Congo n’impuguke Prosper Amuri, batangaje ko ibitero nk’ibi ku butaka bwa Congo ari agakabyo n’agasuzuguro.

Mubi avuga ko u Rwanda rwagabye ibindi bitero byinshi ku butaka bwa Congo, hakaba hari ikibazo gikomeye cy’uko igihugu cya Congo kivogerwa, Leta irebera. Aremeza ko icyi ari icyaha cy’ubushotoranyi, ko kandi iki gitero ntawe ugomba kugipfobya. Arakomeza agira ati “nyamara ku ruhande rw’u Rwanda biyemeje gupfobya icyo kibazo”. Aremeza ko igisirikare cy’u Rwanda na Ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa Vincent Karega bapfobeje ibyabaye. Babikora bavuga ngo “Bari bakurikiye magendu, ni ku bw’impanuka, ni akabazo gato“. 

Amuri nawe arakemanga ubucuti bw’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Afite ibibazo byinshi yibaza birimo ko buri gihe iyo bavuga u Rwanda bavuga ngo ni inshuti. We aribaza niba koko ari ubucuti cyangwa niba ari ikibazo cy’intege nke za Congo cyangwa se niba ari ikibazo cy’ubwemera gato? Arakomeza avuga ko kuba u Rwanda rugaba ibitero byinshi kuri Congo bisobanura agasuzuguro gakabije. We akaba akeka ko hari ikibazo hagati y’imibanire y’ibihugu byombi, n’ubwo atabasha kumenya icyaricyo. Aremeza ko Congo ifite intege nke ku mipaka y’u Rwanda ku buryo abasirikare b’u Rwanda bagombye kubigira urwitwazo ko bari bakurikiye abacuruza magendu. Akaba aboneraho gusaba ko urwego rw’umutekano ku mipaka rwagombye gushyiramo ingufu. Ikindi arasaba ko Leta ya Kinshasa yagombye gufata ingamba zifatika zo guha igisirikare ubushobozi. 

Saleh nawe akaba ashyigikiye ibitekerezo bya Amuri. We abona ko hagati y’ibihugu byombi (Rwanda-DRC) nta bucuti buhari. Aribaza niba ari uko babyigisha nabi cyane? Ubundi hagombye kuvugwa imibanire ishingiye ku ngufu, ku bwubahane, si ubushuti. Akomeza avuga ko igihugu cye cyagombye kugira imbaraga zituma ntawe ukivogera. Ati “muri  2018 hari abasirikare barashwe n’u Rwanda birangira bityo. Nta n’ubwo u Rwanda twigeze rusaba imbabazi wenda ngo rubikore bya nyirarubeshwa.” Arakomeza agira ati “nk’ubu hari umushinga w’itegeko usaba ko abana b’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bahita bajya mu gisirikare. Kuki bidatorwa? Hakwiye bene aya mategeko adasanzwe yatuma tugira igisirikare gihambaye kandi cy’umwuga ku buryo hagize uwiyenza gihita kimukubita incuro burundu ntabyo gukomeza kwijujuta nk’abana.” Aya magambo yayatangaje ababaye cyane. 

Depite Mubi nawe yemera ko hari ibigomba gukorwa. Avuga ko hari ibyifuzo byashyikirijwe Guverinoma kandi biremezwa bigamije gutera imbaraga abasirikare ku bijyanye n’imishahara n’ibikoresho. Ahasigaye Guverinoma igomba gukora akazi kayo akabishyira mu bikorwa. Aravuga ko vuba aha bagiye kureba ingengo y’imari kandi ko we ubwe agiye gukurikiranira hafi ingengo y’imari igomba kugenerwa kurinda imipaka. 

Kuri uyu wa Kane tariki  ya 21 Ukwakira 2021, Minisitiri w’Intebe Gilbert Kabanda yahamagajwe mu Nteko Ishinga amategeko kugirango asobanure uko igisirikare cy’u Rwanda cyavogeye ubutaka bwa Congo maze anatange ingamba zihari kugirango ibitero nk’ibi bitazongera gusubira. 

Ikigaragara ni uko Leta ya Kinshasa itashatse kwemeza ko ivogerwa ry’ubutaka bwa Congo n’igisirikare cy’u Rwanda ari icyaha gikomeye. Ibyo kandi bikaba byarakozwe na Leta y’u Rwanda yigize nyoninyinshi, mu buryarya n’amacenga menshi, ngo ni impanuka, bari bakurikiye abacuruza magendu, bibeshye ago umupaka ugarukira. Yewe ni urucabana! Wakwibeshya aho umupaka ugarukira ukagera muri kilometero eshanu zose? Nk’uko izi mpuguke n’abashakashatsi babibona, wakwibaza niba ari umubano w’ibihugu byombi bavuga ko umeze neza cyangwa niba ari umubano w’abantu ku giti cyabo!


Rachid Hakuzimana ntabwo yitabye RIB. Menya impamvu.

Abatawe muri yombi bazizwa “Ingabire Day” baritaba urukiko.

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru dukesha urubuga rwa twitter rwa Victoire Ingabire Umuhoza, Perezida w’ishyaka DALFA-Umurinzi aravuga ko nyuma y’ibyumweru hafi bibiri bafunze abarwanashyaka b’ishyaka DALFA-umurinzi, umunyamakuru Théoneste Nsengimana n’umudamu w’inshuti ya Victoire Ingabire bazitaba urukiko.

Nk’uko akomeza abivuga muri ubwo butumwa abo bafunzwe bazagezwa bwa mbere imbere y’urukiko rwa Kagarama ruherere ku Kicukiro kuri uyu wa kane tariki ya 28 Ukwakira 2021 I saa mbiri za mu gitondo.

Abo The Rwandan yashoboye kumenya ko dossier zabo ubushinjacyaha bwazishyikirije urukiko ni aba bakurikira:

  1. HAGENIMANA Hamad utuye Akagari ka Kimisagara, Umurenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali.

2. MASENGESHO Emmanuel utuye Akagari ka Munanira, Umurenge wa Nyamyumba, Akarere ka Rubavu, Intara y’iburengerazuba.

3. MUTABAZI Alphonse utuye Akagari ka Rubona, Umurenge wa Nyamyumba ,Akarere ka Rubavu, Intara y’iburengerazuba.

4. NAHIMANA Marcel utuye Akagari ka Terimbere, Umurenge wa Nyundo, Akarere ka Rubavu, Intara y’iburengerazuba.

5. NDAYISHIMIYE Jean Claude utuye Akagari ka Rwamiko, Umurenge wa Muganza Akarere ka Gisagara, Intara y’amajyepfo.

6. NSENGIMANA Theoneste utuye Akagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.

7. RUCUBANGANYA Alexis utuye Akagari ka Nyamagana, Umurenge wa Remera, Akarere ka Ngoma, Intara y’iburasirazuba

8. SIBOMANA Sylvain utuye Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro Umujyi wa Kigali

9. UWATUJE Joyeuse utuye Akagari ka Nyarurama, Umurenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro

Bose uko ari icyenda bararegwa ibyaha bine ari byo:

-Gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo,

-Gukwiza amakuru atariyo cyangwa icengezamatwara bigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga,

-Gutangaza amakuru y’ibihuha,

-Guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda,

Kuri HAGENIMANA Hamad we hiyongeraho ikindi cyaha cya 5 ngo cyo: Gucura umugambi wo gukora icyaha

Biravugwa ko Ivan Cyomoro Kagame yaguze inzu y’akayabo muri Amerika

$
0
0

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Umuhungu w’imfura wa Perezida Paul Kagame, Ivan Cyomoro Kagame w’imyaka 31 y’amavuko yaguze inzu y’akataraboneka muri Amerika mu gihe abaturage bo mu gihugu Se ayoboye imyaka isaga 20 bicira isazi mu jisho.

Ikinyamakuru ‘Dirt’ kizwiho gukora inkuru zicukumbuye ku mitungo y’abantu b’ibyamamare, tariki 26 Ukwakira 2021 cyatangaje inkuru ivuga ko Ivan Cyomoro Kagame yaguze inyubako izwi nka ‘Lavish Beverly Hills Home’ mu mujyi wa Los Angels muri Amerika.

Iyi nkuru itangira ivuga ko U Rwanda ari igihugu gikennye cyane kandi kidakora ku nyanja. Hafi ya 40% by’abaturage baracyaba munsi y’umurongo w’ubukene. Banki y’Isi, ivuga ko  ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse hafi 10% muri 2019, ibi bikaba byarakomotse ku mbaraga zashyizweho mu kongera ishoramari mu bikorwa by’ubucuruzi, ubwubatsi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubukerarugendo. Ariko impuguke mu by’ubukungu zirimo na Dr David Himbara wigeze kuba umujyanama wa Perezida Kagame ntibemera iyi minare y’izamuka ry’ubukungu bakana bemeza ko ari imitekinikano!

Ivan Kagame w’imyaka 31 y’amavuko, mu 2018 yarangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu by’ubucuruzi muri University of Southern California. Ntabwo akunze kugaragara mu ruhando rwa politiki, mu itangazamakuru cyangwa ku mbuga nkoranyambaga.

Mu mwaka wa 2020 yashyizwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere, RDB. Igihe cye kinini akimara muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho yimukiye mu nzu nziza i Los Angeles aherutse kugura miliyoni 6.9 z’amadolari ni hafi miliyari zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi nzu mbere yari iy’icyamamare mu mukino wo gusiganwa ku maguru Lindsey Vonn n’uwahoze ari umugabo we, P.K. Subban, bakaba barayimaranye umwaka umwe gusa kuko bayigurishije muri Gicurasi uyu mwaka nyuma gato yo gutandukana kwabo.

Iyi nzu ivugwa ko ari inzu y’akataraboneka yubatswe mu 1950 ariko ivugururwa ku buryo bujyanye n’igihe mu myaka yashize.

Ifite ibyumba bine byo kuryamamo n’ubwiherero butandatu, ikaba yubatse kuri metero kare 5.500, inkingi zayo zose imbere ni umweru, ifite igaraje ry’imodoka eshatu kandi icungiwe umutekano mu rwego rwo hejuru.

Abategetsi b’u Rwanda basabwe kurekura Umunyamakuru Théoneste Nsengimana

$
0
0

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Ihuriro ry’abanditsi, abayobozi b’itangazamakuru, n’abanyamakuru bakomeye ‘IPI’  baramagana itabwa muri yombi ry’umunyamakuru wo mu Rwanda Théoneste Nsengimana wakoreraga Umubavu TV, bagasaba ko yarekurwa byihutirwa.

Tariki ya 13 Ukwakira, Umunyamakuru Theoneste Nsengimana yafatiwe iwe mu rugo n’abayobozi b’u Rwanda. Mbere y’uwo munsi, Nsengimana uyobora televiziyo yitwa Umubavu TV ikorera kuri YouTube, yari yashyize ahagaragara amashusho y’umutegarugori witwa Mireille Abewe (uzwi ku mazina ya Mimi Kagabo ku mbuga nkoranyambaga) ashishikariza abantu kuzitabira kwizihiza ‘Ingabire Day’ mu rwego rwo kuzirikana no kwibuka abatavuga rumwe n’ubutegetsi bafunzwe, abashimuswe abandi bakicwa.

Iminsi yakurikiyeho, abategetsi b’u Rwanda bataye muri yombi abantu barindwi bo mu ishyaka DALFA-Umurinzi ritavuga rumwe n’ubutegetsi riyobowe na Victoire Ingabire.

Byongeye kandi, babiri muri aba banyamuryango b’ishyaka batawe muri yombi bafatiwe mu ngo zabo.

Abategetsi b’u Rwanda bashinje abafashwe ko bafite “umugambi wo gukwirakwiza ibihuha bigamije guteza imvururu cyangwa imidugararo mu baturage bakoresheje imbuga nkoranyambaga zitandukanye”, ibi bashinjwa bikaba byarakoreshejwe mu bihe byashize iyo ubutegetsi bwasobanuraga impamvu y’itabwa muri yombi ry’abatavuga rumwe nabwo.

Umuyobozi wungirije wa IPI, Scott Griffen yagize ati “Ifatwa rya Théoneste Nsengimana ni ihohoterwa rikabije ry’ubwisanzure bw’itangazamakuru ndetse ni uguca intege itangazamakuru ryigenga cyangwa ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda.”

Yakomeje ati “Guverinoma y’u Rwanda igomba kurekeraho kuniga ijwi ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi no guha abanyamakuru umudendezo wo gutangaza ibiganiro bagirana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ku miyoboro yabo ya Youtube ntibakomeze gushyirwaho iterabwoba, ibirego cyangwa gutabwa muri yombi. Turasaba ko Bwana Nsengimana yarekurwa byihutirwa.”

Umubavu TV, iyobowe na Nsengimana, ni umuyoboro wa YouTube uhora ushyira ahagaragara ibyo guverinoma inengwa. Itanga kandi umwanya wo gutanga ibitekerezo ku batavuga rumwe n’ubutegetsi, ibi bikaba bitandukanye n’itangazamakuru riyobowe na guverinoma cyangwa rishyigikiwe na guverinoma mu Rwanda.

Ingabire yatangaje ko Nsengimana atari umwe mu bagize ishyaka rya Dalfa-Umurinzi.

IPI yakomeje ivuga ko atari ubwa mbere Nsengimana atabwa muri yombi n’abayobozi b’u Rwanda. Muri Mata 2020, abapolisi bamufashe hamwe n’abandi batatu bakorera imiyoboro ya Afrimax TV na Ishema TV, nyuma yo gutangaza amakuru ku ngaruka z’amabwiriza ya COVID-19 ku baturage batishoboye ku mbuga zabo za YouTube.

Nsengimana yashinjwaga uburiganya kandi afungwa by’agateganyo, ariko arekurwa muri Gicurasi 2020 kubera kubura ibimenyetso.

Gutabwa muri yombi binyuranyije n’amategeko

Mu kiganiro na IPI, Victoire Ingabire, umuyobozi w’ishyaka rya Dalfa-Umurinzi, yavuze ko ifatwa rya Nsengimana “ritemewe kandi ridafite ishingiro”.

Kugeza ubu, ikigo gishinzwe iperereza mu Rwanda (RIB), cyarangije kubaza Nsengimana hamwe n’abayoboke b’ishyaka DALFA batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ingabire yongeyeho ko gushinja “gukwirakwiza ibihuha” byakoreshejwe inshuro nyinshi mu gufata abanenga leta, bibangamiye ubwisanzure bw’itangazamakuru mu gihugu.

Hagati ya Werurwe 2020 na Werurwe 2021, byibuze abantu umunani batangaza cyangwa batanga amakuru ku bibazo bya politiki kuri YouTube barahohotewe, batabwa muri yombi, barakurikiranwa cyangwa “baburirwa irengero” mu bihe bitandukanye nk’uko Human Rights Watch yabitangaje mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Mu bafashwe harimo Aimable Karasira wahoze ari umwarimu muri kaminuza, wafashwe muri Kamena umwaka ushize akurikiranyweho guhakana jenoside yo mu 1994. Undi ni Yvonne Idamange, wanenze ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame muri videwo ye, akaba yakatiwe igifungo cy’imyaka 15.

Ukuboza 2020, komisiyo ishinzwe itangazamakuru mu Rwanda (RMC) yatangaje ko ifite gahunda yo kwandika imiyoboro ya YouTube ikora nk’itangazamakuru, mu rwego rwo kugenzura “imiyoboro ya YouTube”, icyo gikorwa kikaba ari igitero ku bwisanzure bw’itangazamakuru.

Umuyobozi mukuru wa RMC, Emmanuel Mugisha, yavuze ko iyi gahunda yari iyo gusubiza ibibazo byakiriwe kandi ko bitakozwe “hagamijwe kugenzura ahubwo hagamijwe kumenyekana”. Nubwo RMC ari urwego rwigenga ku mugaragaro, kuva mu 2013, mu bikorwa uyu muryango ugenzurwa n’abayobozi b’u Rwanda.

Urubanza rw’Abarwanashyaka ba DALFA-Umurinzi na bagenzi babo rurasubitswe! 

$
0
0

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa 28 Ukwakira 2021, dukesha urubuga rwa Twitter rwa Ingabire Victoire, perezida w’Ishyaka Dalfa-Umurunzi aremeza ko urubanza rw’abafashwe bo muri iryo shyaka, umunyamakuru Theoneste Nsengimana wo kuri Umubavu TV na Madamu Uwatuje inshuti ya Ingabire Victoire, abo bose bafashwe habura umunsi umwe ngo hizihuzwe umunsi wa “Ingabire Day“, rumaze gusubikwa.

Byari biteganijwe ko abo barwanashyaka ba DALFA-Umurinzi na bagenzi babo bamaze ibyumweru bibiri bafunzwe bitaba urukiko rwa Kagarama-Kicukiro uyu munsi tariki ya 28 Ukwakira 2021 saa mbiri (8:00am) za mu gitondo. 

Nk’uko byari biteganijwe rero, amakuru dukesha BBC yemeza ko abantu icyenda bagombaga kuburana barimo abarwanashyaka ba DALFA-Umurinzi rya Victoire Ingabire, inshuti ze (nk’uko yabivuze), n’umunyamakuru Theoneste Nsengimana wa Umubavu TV, kuri uyu wa Kane mu gitondo bazanywe n’imodoka y’imfungwa binjizwa mu rukiko rw’ibanze rwa Kagarama-Kicukiro bambitswe amapingu, ariko ntibatindamo.

Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rubafunga, rwavuze ko “bakurikiranweho ibyaha byo gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda“.

Uyu munsi, Madamu Victoire Ingabire yari yaje ku rukiko gukurikirana urubanza rwa bamwe mu bo mu ishyaka rye, akaba yavuze ko abatunzwe bose hamwe ari 10. Bamwe mu bafunzwe, barimo n’uwo munyamakuru, bafashwe tariki ya 13 Ukwakira 2021. 

Umunyamakuru Theoneste Nsengimana w’Umubavu TV yinjiye mu modoka y’abafunzwe afite dossier y’ibyo aregwa mu ntoki igihe bari babashubije aho bafungiye. 

Mu rukiko, mu gihe bari batarasomerwa ibyaha baregwa, umwunganizi wabo Me Gatera Gashabana yasabye ko urubanza rusubikwa kuko dossier y’ibyo baregwa yayibonye ejo, ku wa gatatu. Gashabana yavuze kandi ko na bamwe mu baregwa ari bwo bakiyibona bityo batakwiregura kuri dossier batabanje gusoma.

Mu itangazo ry’impamvu bafunzwe, RIB yasabye “abaturarwanda bakoresha imbuga nkoranyambanga kwirinda kuba umuyoboro w’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu, abenshi bihishe mu mahanga…

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi banenga ubutegetsi kuniga ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo no kutorohera abafite ibitekerezo binyuranyije n’iby’ishyaka riri ku butegetsi. Nyamara ariko, ubutegetsi bw’u Rwanda bwo bugaragaza ko ibyo atari ukuri, raporo ya- Rwanda Governance Scorecard – y’ikigo cy’imiyoborere yasohotse muri uku kwezi k’Ukwakira 2021 yerekana ko igipimo cy’uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure kuri rubanda mu Rwanda biri kuri 83%.

Urubanza rw’aba bafunze rwasubitswe, bikaba biteganijwe ko ruzasubukurwa ku wa kabiri tariki ya 2 Ugushyingo 2021.

Ishyaka PDP-Imanzi ryahagaritse ibikorwa bya politiki!

$
0
0

Yanditswe na Arnold Gakuba

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru rigashyirwaho umukono kuri uyu wa 28 Ukwakira 2021 na Munyampeta Jean Damascène, umunyamabanga mukuru waryo na Jean Marie Vianney Kayumba umuvugizi waryo riremeza ko Ishyaka PDP-Imanzi rihagaritse imirimo yaryo ya politiki guhera kuri uyu munsi tariki ya 28 Ukwakira 2021.

Impamvu nyamukuru ngo ni uko mu myaka 13 ishize, kuva 2008, ishyaka PDP-Imanzi rishinzwe, ryaharaniye ko habaho ibiganiro nyakuri, ariko bigaragara ko uko politiki y’u Rwanda iteye itazigera igeza ku banyarwanda ku mahoro arambye. Ikindi ni uko isimburana ry’ubutegetsi mu Rwanda ritagiye riganisha ku mahoro hagati mu banyarwanda, ndetse ntihabayeho ubwumvikane ku mateka yaranze igihugu. Ibyo bikaba bicamo ibice abanyarwanda.

Iryo tangazo riravuga ko guhagarika ibikorwa bya politiki bitababuza gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’abanyarwanda. Baboneyeho no gusaba FPR-Inkotanyi gufata iya mbere mu gufungura urubuga rw’ibiganiro nyakuri ku mateka yaranze u Rwanda no gufungura abantu bafungiye igitekerezo byabo bahereye kuri Mushayidi Déogratias, Dr. Mpozayo Christophe, Dr. Niyitegeka Theoneste, Theoneste Nsengimana n’abandi benshi ngo nabo babone uko bagira urugare mu biganiro byubaka igihugu.

Abayobozi ba PDP-Imanzi Imanzi barashishikariza abanyarwanda kutumva ko imirwano izana amahoro banashimira Ingabire Victoire Umuhoza, Radio Urumuri na Kayumba Christopher ko bo babibonye Kare bakaba baharanira ubworoherane n’ubwubahane. 

Tuributsa ko Ishyaka PDP-Imanzi ryashinzwe na Mushayidi Deogratias, ubu wakatiwe gufungwa burundu n’inkiko z’u Rwanda.

Hakuzimana Abdul Rachid yatawe muri yombi.

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru dukesha urubuga rwa twitter rw’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa kane tariki ya 28 Ukwakira 2021 aravuga ko urwo rwego rwataye muri yombi umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, Abdul Rachid Hakuzimana.

Nk’uko RIB ibitangaza kuri twitter iragira iti:

“Uyu munsi, RIB yafunze Hakuzimana Abdou Rashid ukurikiranweho ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri mu banyarwanda.”

Kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Ukwakira 2021, RIB yari yahamagaje Umunyapolitiki Abdul Rachid Hakuzimana kuyitaba kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Ukwakira 2021 ariko amakuru The Rwandan yameye ni uko atitabye kuko atari yakabonye umwunganira mu mategeko wo kumuherekeza mu ibazwa.

Itabwa muri yombi rya Abdul Rachid Hakuzimana wamenyekanye atanga ibitekerezo bye atarya umunwa ku mbuga za Youtube zitandukanye ndetse no ku rwe bwite yise Rachid Tv, rije nyuma y’ikimeze nk’impuruza cyari kirangajwe imbere n’abantu basanzwe bazwi nk’intagondwa mu gushyigikira ubutegetsi bwa Kigali barimo Tom Ndahiro n’abandi basabaga ko yatabwa muri yombi bifashishije imbuga nkoranyambaga cyane cyane twitter, ibi bikaba byaranenzwe na benshi mu banyarwanda bibaza niba urwego nka RIB rukorera ku gitsure cy’abantu nk’abo bazwi nk’abafite umurongo ukarishye wo kutihanganira abandi.

RIB mu butumwa bwayo ikomeza igira iti:  “ibyaha yagiye akora mu bihe bitandukanye binyuze mu biganiro yagiye atanga ku rubuga nkoranyambaga rwa Youtube. Icyemezo cyo kumufunga cyafashwe nyuma y’inama yagiriwe zo kwirinda ibi byaha ntiyazubahiriza.”

N’ubwo RIB idatangaza niba Bwana Hakuzimana yafashwe yitabye ubutumire cyangwa yakuwe iwe yemeza ko afunzwe igira iti: “Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje hanatuganywa dosiye kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha nk’uko amategeko abiteganya.” The Rwandan yashoboye kumanya ariko ko hari abantu yavuganye nabo muri iki gitondo ababwira ko agiye kwitaba RIB.

Mu gusoza ubutumwa bwayo RIB isa nk’itanga inama igira iti: “Itegeko Nshinga ry’u Rwanda riha buri munyarwanda uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, ariko ntawe ufite uburenganzira bwo kubyitwaza ngo abibe amacakubiri mu banyarwanda cyangwa akora ibindi byaha bihanwa n’amategeko.”

Iri tabwa muri yombi rije rikurikira abandi bantu benshi bamaze gutabwa muri yombi, abandi bakaburirwa irengero bazira gukoresha umuyoboro wa youtube batanga ibitekerezo byabo. Twavuga nka: Aimable Karasira, Yvonne Idamange, Gilbert Shyaka, Innocent Bahati tutibagiwe umunyamakuru Théoneste Nsengimana n’abayoboke b’ishyaka DALFA Umurinzi ubu nabo batangiye gisiragizwa mu nkiko.

Abasesengura ibirimo kubera mu Rwanda muri iyi minsi bavuga ko bigaragarira buri wese ko hariho ubushake bwa Leta y’u Rwanda n’abayishyigikiye bwo kuniga itangazamakuru ryigenga rivuga ibitagenda mu gihugu no gupfukirana buri wese utinyuka kuvuga ibitari mu murongo w’ubutegetsi.

Impungenge zihari kandi ni uko n’abataratabwa muri yombi nta munsi w’ubusa badahigirwa n’abashyigikiye ubutegetsi babatera ubwoba ku buryo bigaragarira buri wese ko bidatinze nta munyamakuru cyangwa undi wese uvuga utari mu murongo w’ubutegetsi uzaba ukivugira ku buraka bw’u Rwanda.


Umugore wa Théo Nsengimana ahuye n’uruva gusenya ku Rukiko

Umunyamakuru yahuye na RACHID ava guhaha ibyo azakenera muri Gereza

Ibaruwa ifunguye yanditswe na Hakuzimana Abdul Rachid mbere yo gufungwa

Nasezeye muri FPR turi gushinga ishyaka rishya

RACHID arasobanura impamvu yasize ashyizeho Guverinoma

Viewing all 10370 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>