Guta muri yombi abanyamakuru icumi mu minsi icumi
Leta ya Kigali yikomye itangazamakuru Mpuzamahanga kubera Rusesabagina
Yanditswe na Nkurunziza Gad
Nyuma y’inkuru yatangajwe n’ikinyamakuru Daily Mail ivuga ko Busingye Johnston yakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutabera kuko yemeye ko u Rwanda ari rwo rwishyuye indege yazanye Rusesabagina i Kigali, Guverinoma y’u Rwanda yikomye iki kinyamakuru gikomeye cyo mu gihugu cy’U Bwongereza.
Inkuru yatangajwe na Daily Mail mu cyumweru gishize, ivuga ko kuba Busingye yari Minisitiri w’Ubutabera akagirwa Ambasaderi, ukugawa ‘demotion’ cyangwa se gukurwa ku mwanya wo hejuru ugashyirwa ku wo hasi nyuma yo kugawa, mu Kinyarwanda gitomoye ushatse wabyita umugayo.
Daily Mail ikomeza ivuga ko Rusesabagina ari ‘real-life hero’ intwari nyakuri yarokoye Abatutsi muri Jenoside.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yanenze ibitangazamakuru bibiri byo mu Bwongereza byatangaje iyo nkuru – Daily Mail na The Times, abishinja kubogama.
Makolo abinyujije kuri Twitter yavuze ko ibyo iki gitangazamakuru cyakoze ari ukuyobya abantu.
Yanditse ati “Daily Mail na The Times biri kuyobya abasomyi mu gihe amakuru y’impamo yivugira. Ndibutsa ko Johnston Busingye wagenwe nka Ambasaderi mu Bwongereza yabaye Minisitiri w’Ubutabera mwiza n’Intumwa Nkuru ya Leta kuva mu 2013[…]Paul Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda muri gahunda yateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ndetse atabwa muri yombi muri Kigali kubera ibyaha by’iterabwoba n’ibindi bijyanye naryo, byakozwe hubahirijwe amategeko y’igihugu n’ayo ku rwego mpuzamahanga.”
Yakomeje ati “Guverinoma y’u Rwanda kuva mu 2020 yagiye isobanura mu buryo bwumvikana impamvu Rusesabagina yashutswe akazanwa mu Rwanda. Yahamijwe ibyaha ndetse arakatirwa, ni nyuma y’urubanza rutabera ndetse runyuze mu mucyo yahuriyemo na bagenzi be 20 bo mu Mutwe w’Iterabwoba wa FLN yari ayoboye.”
Mu cyumweru gishize, izina ‘Busingye’ ryagarutsweho mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, abadepite basabye ko afatirwa ibihano kubera guhonyora demokarasi n’uburenganzira bwa muntu.
Depite Iain Duncan Smith wo mu Ishyaka rya Conservative, yamushyize mu gatebo kamwe n’abayobozi b’u Bushinwa bakekwaho ibyaha byibasiye inyomokomuntu, n’abanya-Iran baregwa iyiracarubozo.
Kuri urwo rutonde kandi, harimo abayobozi b’imitwe y’inyeshyamba yo muri Sudan, abo bose Sir Iain Duncan Smith akavuga ko u Bwongereza budakwiye kubajenjekera.
Yaravuze ati “Busingye by’umwihariko ntakwiye kwakirwa mu Bwongereza, nibaza niba u Rwanda rwibwira ko u Bwongereza bwamwakira nkaho butagira gushishoza.”
Mu kiganiro yahaye Daily Mail, Depite Duncan Smith yongeyeho ko biteye ikimwaro kuba Guverinoma y’u Bwongereza itaratangaza ko itazakira Johnston Busingye. Yavuze ko biteguye gusohora itangazo rikomeye.
Depite Chris Bryant wo mu Ishyaka rya Labour, we avuga ko usibye no kuba Busingye adakwiye kubonana n’Umwamikazi Elizabeth II, adakwiye no gukandagiza ikirenge mu Bwongereza.
Uganda na DR Congo byiyemeje gukorera mu mucyo mu ntambara birwana na ADF
Yanditswe na Arnold Gakuba
Ingabo za Uganda n’iza Kongo zagaragaye mu muhanda wa Mabau-Kamango mu Karere ka Beni mu minsi ishize. Amakuru dukesha Daily Monitor yo kuri uyu wa 11 Ukuboza 2021, aremeza ko abahagarariye Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo basubije ibibazo by’abaturage ku bijyanye n’umutekano n’ibikorwa bihuriweho byo kurwanya iterabwoba. Ibyo bihugu bikaba byariyemeje gukorera mu mucyo. Ngo bazarushaho gukorera hamwe barwanye imitwe yose yitwaje intwaro, si ADF gusa.
Abaminisitiri b’ingabo ba Uganda na Kongo, nyuma y’uruzinduko rw’iminsi ibiri bazenguruka Bunia, mu burasirazuba bwa DR Congo batangaje ko bazahuriza hamwe ibikorwa kandi ko bakurikiza amategeko.
Abo ba minisitiri, Vincent Ssempijja wa Uganda na Gilbert Kabanda Kurhenga wa DR Congo bari baherekejwe n’abasirikare bakuru baturutse mu bihugu byombi ndetse n’abadepite bo muri Komite Ishinzwe Umutekano mu Nteko ishinga amategeko ndetse n’abadepite baturutse mu Majyaruguru ya Kivu na Ituri.
Mu byo babajijwe n’abaturage harimo igihe ibikorwa bizamara, uko abaturage bazarindwa ndetse niba hateganywa ko abaturage basenyewe bazarindwa.
Imitwe yitwaje intwaro
Abaminisitiri bombi bagaragaje ko, kuva batangira kuganira, ibiganiro byabo bidashingiye ku bikorwa byo kurwanya ADF gusa, ahubwo ko bireba n’iyindi mitwe yose yitwaje intwaro, imitwe yitwara gisirikari n’imitwe y’iterabwoba ikorera ku mupaka uhuza ibihugu byombi, cyane cyane mu Majyaruguru ya Kivu na Ituri.
Kugeza ubu, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ikoreramo imitwe yitwaje intwaro igera ku 100, harimo n’imitwe yitwaje intwaro imwe n’imwe irengera abaturage. Nyamara usanga nabo rimwe na rimwe bagaba ibitero byo guhohotera abaturage. Bwana Vincent Bamulangaki yagize ati: Twaje hano kuko twahuye nk’abavandimwe bafite intumbero imwe y’ejo hazaza. Iyo inzu y’umuturanyi ihiye ugomba kwihutira gutabara.”
Twibutse ko, mu cyumweru gishize, ibihugu bya Uganda na DR Congo byatangije ibitero byo ku butaka hamwe nibyindege ku barwnayi ba ADF.
Ubufatanye hagati yibihugu byombi
Ku wa gatanu tariki ya 10 Ukuboza 2021, ibihugu byombi Uganda na DR Congo- byatangaje ko ingabo zabyo ziyemeje gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi no gushyiraho ingamba zose z’ubufatanye mu bya gisirikare mu rwego rw’amasezerano rusange y’ingabo, kandi byiyemeza kubahiriza amategeko y’ibanze ndetse n’amategeko mpuzamahanga.
Mbere yibyo, aherekejwe n’abadepite ba Ituri na Kivu y’Amajyaruguru, Gilbert Kabanda yari yateguye inama zitandukanye n’abayobozi b’inzego z’ibanze. Izi nama zirangiye, perezida w’abatware gakondo ba Ituri, Innocent Matukadala, mu izina rya bagenzi be, yagize ati: “yishimiye byimazeyo ibikorwa by’igisirikare cya DR Congo na Uganda“.
Yavuze ko abatware gakondo ba Ituri bazashyigikira inzego z’umutekano n’ingabo, hagamijwe kwamagana inkozi zibibi no gufatanya n’ingabo za DR Congo (FARDC) mu kubungabunga umutekano.
Nyuma y’igihe kinini abaturage bo mu Turere twa Kivu na Ituri baribasiwe n’inyeshyamba zabamazeho utwabo n’ababo, bishimiye kwifatanya n’inzego z’umutekano mu kubaka amahoro arambye, iterambere rirambye ni iryo abaturage bagizemo uruhare!
Ibigo bigize Minisiteri y’Umutekano n’inshingano zayo byamenyekanye
Yanditswe na Nkurunziza Gad
Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 9/12/2021 nibwo Perezida Kagame yongeye gushyiraho Minisiteri y’Umutekano mu Rwanda nyuma y’umwaka urenga ifunzwe imiryango bucece.
Mu bigo byashyizwe mu nshingano z’iyi Minisiteri harimo Polisi y’u Rwanda, Urwego rushinzwe amagereza biranavugwa ko n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rwaba rwashyizwe mu biganza by’iyi Minisiteri izayoborwa na Gasana Alfred.
Mu zindi nshingano Minisiteri zahawe Minisiteri y’Umutekano harimo kugenzura ibigo by’abikorera bitanga service zo gucunga umutekano no gutanga ibyangombwa ku bifuza gufungura ibi bigo bushya.
Mu bindi iyi minisiteri izagenzura ngo harimo n’ibijyanye n’ibikoresho bikoreshwa n’ibigo bitanga services zo gucunga umutekano muri ibyo bikoresho harimo imbunda, n’ibindi byifashishwa muri ako kazi.
Gutoranya abakozi bigomba kwitonderwa, hagashakishwa abafite imyitwarire myiza bafite n’ibyemezo bibigaragaza kandi izindi nzego z’umutekano zikabigiramo uruhare mu kubemeza. Abo bakozi bagomba guhembwa neza bagahabwa n’ibindi bigenerwa abakozi nk’uko Itegeko ry’Umurimo ribiteganya.
Minisiteri y’Umutekano kandi mu nshingano ifite inshingano zo guhabwa amakuru yose afatwa na camera zishinzwe umutekano mu nyubako n’ibigo bicungirwa umutekano n’izindi nzego zitari Polisi cyangwa Ingabo z’Igihugu.
Iyi ngingo ikaba yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko ibi byaba ari ukuvogera imikorere y’ibigo byigenga bishinzwe umutekano.
Gusa icyo abantu biyibagiza cyangwa batazi ni uko ibigo bita ibyigenga bicunga umutekano mu Rwanda hafi ya byose byegamiye ku ishyaka FPR riri ku butegetsi, ibi bikaba bivuze ko amakuru yose y’ibibera mu nyubako igihe cyose Leta yabishakira yabibona.
Ikigo cya mbere mu bicunga umutekano mu Rwanda ni ISCO, iki kigo ni icy’ishyaka riri ku butegetsi. Ikigo kindi gicunga umutekano ni ikitwa Topsecurity, iki ni icya Col. Twahirwa Dodo.
Minisiteri y’Umutekano ibaye Minisiteri ya 19 u Rwanda rufite kugeza ubu utabariyemo Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika na Minisitiri muri Serivisi za Minisitiri w’Intebe Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri
Uganda ku isonga mu kwakira impunzi nyinshi muri Afrika: Miliyari zisaga 80 z’amashilingi zigenerwa icyo gihugu mu gutuza impunzi
Yanditswe na Arnold Gakuba
Amakuru ikinyamakuru Daily Monitor gikesha Ibiro bya Minisitiri wIntebe wa Uganda, kikaba cyarayanditse ku wa 10 Ukuboza 2021, aremeza ko igihugu cya Uganda, gicumbikiye impunzi zirenga miliyoni, kikaba kibona akayabo k’amashilingi ya Uganda asaga miliyari 80 yo gutuza impunzi. Urwego ruhuza abafatanyabikorwa mu kibazo cy’impunzi (CRRF) rukaba rutangaza ko ibikorwa byibanda ku butabazi n’iterambere ry’impunzi ndetse n’abaturage bazakira.
Iyo nkunga y’amafaranga yagaragajwe mu nama nyobozi ya 15 y’urwego rushinzwe gukemura ibibazo by’impunzi (CRRF) yateranye ku ya 9 Ukuboza 2021 i Kampala. Madamu Leslie Velez, ukuriye ibiro bishinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Itumanaho muri UNHCR, yavuze ko hatanzwe amadolari 22,619.809 (hafi amashilingi ya Uganda angana na miliyari 80.5) ku madolari 182.769.809 (hafi amashilingi ya Uganda angana na miliyari 651) yari ateganijwe. Ayo mafaranga agamije gufasha mu gutanga ibiryo, ubufasha bwa tekiniki hamwe n’ibindi kugirango impunzi zigire ubuzima bwiza.
Ibi bitangajwe mbere y’inama yo mu rwego rw’isi (HLOM) iteganijwe ku ya 14 Ukuboza 2021 i Geneva mu Busuwisi. Iyi nama izakomeza gushimangira ibyo yiyemeje ku bihugu byakira impunzi. Uganda ifite politiki yugururira abashaka ubuhungiro, ikaba aricyo gihugu cyakira impunzi nyinshi muri Afrika.
Madamu Esther Anyakun, umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutabazi, yavuze ko mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa gushize impunzi zirenga 2,500 zinjiye muri Uganda zivuye muri Kongo. Hari byinshi Guverinoma ya Uganda iteganya mu guteza imbere imibereho myiza y’impunzi hari kwita ku burezi, kunoza imiturire, kubaka ibikorwa remezo, ndetse no gutera ibiti bihagije mu nkambi z’impunzi no mu nkengero zazo, mu rwego rwo kurinda ibidukikije. Ibi kandi bikaba bigamije kugabanya ikoreshwa ry’ingufu kamere.
Ni iki giteganywa gukorwa?
Ibiro bya Minisitiri wintebe (OPM) byatangije ku mugaragaro Urwego Rushinzwe Kurengera Impunzi (CRRF) ku ya 24 Werurwe 2017, uru rwego ruhuza amahame n’intego bigaragara ku mugereka wa 1 w’Itangazo ryImpunzi n’Abimukira ry’i New York, nkuko ryahujwe n’imibereho ya Uganda.
CRRF ni urwego rwo guhuza abafatanyabikorwa benshi ku bibazo by’impunzi hibandwa cyane ku butabazi bw’ibanze n’iterambere ry’impunzi ndetse n’abaturage bazakira.
CRRF muri Uganda ikubiyemo inkingi eshanu zuzuzanya nk’uko bigaragazwa n’intego z’isi arizo:
Kwakira impunzi no kubahiriza uburenganzira bwazo;
Gutabara byihutirwa no gutanga ubufasha bukenewe;
Gufasha impunzi kwihanganira ubuzina zirimo no kuzifasha kwigira;
Gushakisha igisubizo kirambye;
Gushishikariza impunzi gutaha ku bushake.
Uganda ni igihugu cya mbere muri Afrika kibarizwamo impunzi nyinshi ziva mu bihugu bitandukanye birimo DR Congo, Sudani y’Amajyepfo, Uburundi n’u Rwanda. Nyamara ariko, n’ubwo amahame mpuzamahanga agenga impunzi ategenya ko ibihugu byakiriye impunzi bigomba gushishikariza impunzi gutaha mu bihugu byabo, politiki y’akarere Uganda iherereyemo ntitanga icyizere ku bihugu bimwe na bimwe nk’u Rwanda.
Uganda yakiriye impunzi nyinshi zabanyarwanda, bamwe bamaze imyaka myinshi. Ikigaragara, n’ubwo Leta ya Kigali ikunda kubeshya ko igihugu gifite umutekano, ndetse igakangurira impunzi gutahuka, nyamara ariko umubare w’impunzi z’abanyarwanda winjira muri Uganda urushaho kugenda wiyongera. Bityo, dusanga hakenewe politiki ihuriweho n’ibihugu byose byo mu karere mu rwego rwo kurangiza ikibazo cy’impunzi.
Uganda-DR Congo: 34 mu barwanyi ba ADF bamaze gufatwa!
Yanditswena Arnold Gakuba
Amakuru aturuka ku ngabo za Uganda n’iza Kongo ziri mu gikorwa cyiswe Shujaa gihuriweho n’ingabo z’ibihugu byombi, nk’uko atangazwa n’ikinyamakuru Daily Monior kuri uyu wa 11 Ukuboza 2021, aremeza ko ingabo za Uganda n’iza Kongo zagaragaye zigenzura agace ka Mukakati. Uganda na DR Congo bivuga ko ubu abarwanyi 34 ba ADF bamaze gutabwa muri yombi naho abaturage 31 bakaba bamaze gukurwa mu maboko yabo barwanyi.
Twibutse ko ku ya 30 Ugushyingo 2021, Uganda na DR Congo, mu gikorwa ibyo bihugu byombi bihuriyeho, byagabye ibitero by’imbunda za rutura n’indege ku mutwe wa ADF, umutwe washinjwaga kuba waragabwe ibitero ku murwa mukuru wa Uganda-Kampala ndetse n’ubwicanyi bwakorewe mu burasirazuba bwa DR Congo. Bityo ingabo za Uganda zikaba zarinjiye mu karere k’uburasirazuba bwa Kongo kurwanya uwo mutwe.
Ku wa gatandatu, ingabo z’ibihugu byombi zatangaje ko, mu igitero cy’igisirikare cya Kongo na Uganda cyibasiye imitwe yitwara gisirikare yahitanye abantu benshi mu burasirazuba bwa DR Congo, izo ngabo zafashe inyeshyamba 34, zibohora ingwate 31 kandi zisenya ibirindiro bya ADF. Izo ngabo zitangaza kandi ko nta bapfuye ku ruhande rwazo. Iri tangazo ryongeyeho riti: “Kuva aho ibikorwa byo kurwanya iterabwoba rya ADF bitangiriye, ubu ibintu bikomeje kuba byiza.”
Ibi byatangajwe mu gihe, ku wa gatandatu, Komite Mpuzamahanga ya ‘Croix-Rouge’ yavuze ko ku itariki ya 30 Ugushyingo 2021, abantu bitwaje intwaro bo mu itsinda ritamenyekanye bashimuse abenjenyeri ba ‘Croix-Rouge’ babiri hafi ya Parike ya Virunga. Umuyobozi w’intumwa za ‘Croix-Rouge’ muri DR Congo, Rachel Bernhard, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ati: “Twishimiye kugaruka kwa bagenzi bacu kandi twishimiye ko bashobora gusubira mu miryango yabo. Ibibazo barimo bikaba byarangiye.” Yakomeje agira ati: “Uku gushimuta no kugaba ibitero byibasira abakozi b’ubutabazi bishobora guhungabanya ibikorwa bigamije gufasha abaturage bamaze igihe kinini mu ntambara.”
Abagera ku 6,000 bahasize ubuzima
Umutwe wa Leta ya Kisilamu watangaje ko ADF ikorera mu burasirazuba bwa DR Congo yagize uruhare mu ntambara zatangiye mu myaka ya za 1990. Ikindi ngo hari indi mitwe myinshi yitwaje intwaro ifite ibirindiro muri ako karere. Kiliziya Gatolika ya DR Congo itangaza ko ADF yishe abaturage bagera ku 6.000 kuva mu 2013.
Muri Gicurasi, Perezida wa DR Congo, Felix Tshisekedi, yashyize intara zo mu burasirazuba za Kivu y’amajyaruguru na Ituri mu “bihe bidasanzwe” kugira ngo hakorwe urugamba rwo kurwanya inyeshyamba. Ikindi abasirikare basimbuye abakozi ba Leta mu myanya ikomeye itandukanye. Nyamara kuva icyo gihe, ikibazo cy’umutekano mucye muri ako karere nticyari cyakabonewe umuti.
Ubu, ingabo za Congo na Uganda ziratangaza ko zirimo gukora imirimo yo kubaka umuhanda kugirango abasirikare n’abasivili bimuwe bashobore gukora ingendo zabo.
Uganda yashinje ADF kugaba ibitero muri icyo gihugu muri uyu mwaka. Ku ya 16 Ugushyingo 2021, abantu bane barapfuye abandi 33 barakomereka mu bitero by’abiyahuzi byabereye i Kampala mu murwa mukuru w’icyo gihugu. Polisi yashinje ibyo gisasu “umutwe w’iterabwoba ukorerera imbere mu gihugu” wavuze ko ukorana na ADF.
Kuva muri Mata 2019, ibitero bimwe na bimwe bya ADF mu burasirazuba bwa DR Congo byatangajwe na Leta ya Kiyisilamu, ivuga ko uyu mutwe ari abambari bayo bo muri ntara y’Afurika yo hagati. Twibutse kandi ko muri Werurwe uyu mwaka, Amerika yashyize ADF ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba ikorana na Leta ya Kiyisilamu.
Ku bufatanye n’ingabo za Uganda na DR Congo, ikibazo cy’umutekano muke muri Kivu na Ituri cyaba kigiye kubonerwa umuti urambye. Nyamara ariko bizashoboka ari uko ibihugu byose byo mu karere bibigizemo uruhare, cyane cyane u Rwanda, dore ko rwakunze gushyirwa mu majwi ko rwaba rutera inkunga imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa DR Congo, rugamije gusahura umutungo kamere w’icyo gihugu.
Paul Rusesabagina: Benedict Moran yerekanye uko ubutegetsi bw’Igitugu bwarenze imipaka ngo bumucecekeshe!
Yanditswe na Arnold Gakuba
Mu kiganiro cyo ku wa 4 Ukubiza 2021, Benedict Moran umunyamakuru wa Al Jazeera ukorera muri Amerika, yatangaje uko azi Paul Rusesabagina ndetse avuga no ku byo Leta ya Kigali yamukoreye, aho yagaragaje ko Leta y’igitugu yarenze imipaka ngo icecekeshe abatavuga rumwe nayo.
Benedict Moran watangiye ikiganiro cye avuga ko ubu Hotel des Miles Collines, Paul Rusesabagine yakoreyemo igikorwa cyo kurokora abantu muri jenoside yo muri 1994, ari umwanya ufite umutekano ndetse Leta ya Kigali ikaba iwukoresha mu kureshya ba mukerarugendo. Iyo hoteli ikaba yaranatumye Paul Rusesabagina yamamara nyuma ya filimi yasohotse muri 2004 yiswe Hotel Rwanda.
Benedict Moran ati Muri 2018 naganiriye na Paul Rusesabagina
Uwo munyamakuru yatangaje ko muri 2018 yagize amahirwe yo kuganira na Paul Rusesabagina, amubaza impamvu Leta ya Kigali imushakisha. Mu kiganiro bagiranye, Paul Rusesabagina yamubwiye ko Leta ya Paul Kagame itifuza ko hagira umuturage wu Rwanda umenyekana udakorana nayo. Yongeyeho ko iyo utavuga rumwe nayo, uhita uba umwanzi wayo.
Benedict Moran yatangaje ko imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu yerekanye abatavuga rumwe na Leta ya Kigali benshi, baba abanyapolitiki, abanyamakuru, abaharanira impinduka, baba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo bishwe abandi biranyerezwa.
Paul Rusesabagina yatangarije uwo munyamakuru ko Leta ya Kigali yagerageje kumukurikirana mu Bubiligi, aho abambari ba Kagame baje iwe bakamwambura inyandiko zose zanditse mu Kinyarwanda. Bityo akaba yaramubwiye ko yahise afata umwanzuro wo kutazasubira mu gihugu cye cy’amavuko. Yamutangarije ko Leta ya Kigali yamwifuzaga cyane ku buryo imubonye yamumira bunguri.
Benedict Moran amubajije icyo atinya, Paul Rusesabagina yamushubije ko aramutse agiyeyo bamwica nta kabuza, nk’uko babikoreye abandi.
Byaje kugenda bite?
Benedict Moran atangaza ko muri 2020, Paul Rusesabagina yaje kwisanga mu Rwanda, atabyifuza, ahubwo ashimuswe. Ikibazo cye kikaba cyaratangiye ubwo yavaga aho yari atuye i San Antonio, Texas, akerekeza i Dubai, aho yahise akodesherezwa indege bwite yihuse, ikamujyana i Kigali.
Mu kiganiro Minisitiri w’Ubutabera wu Rwanda Johnston Busingye yagiranye na Al Jazeera yiyemereye ubwe ko u Rwanda arirwo rwishyuye iyo ndege, igihe yabazwaga n’umunyamakuru Marc Lamont Hill.
Paul Rusesabagina ageze i Kigali, Leta y’u Rwanda yifashe ite?
Benedict Moran atangaza ko Paul Rusesabagina ageze i Kigali yashinjijwe kuba yarateye inkunga inyeshyamba zagabye ibitero muri 2018 ndetse anashinjwa, ku buryo butunguranye, ibyaha by’iterabwoba. Yagize ati: Igihe kirageze ngo dukoreshe imbaraga zacu zose zishoboka.
Benedict Moran yatangaje ko mbere y’uko Paul Rusesabagina acirwa urubanza muri Kanama uyu mwaka, yaganiriye n’umukobwa wa Rusesabagina Anaïse Kanimba, wamutangarije ko arimo kugerageza kwegera Leta y’Amerika ngo igire uruhare mu irekurwa rya se. Twibutse ko Anaïse Kanimba atari umukobwa wa Rusesabagina yibyariye ahubwo yamurokoye muri 1994, ababyeyi be bamaze kwicwa.
Michael Abramowitz, perezida wa Freedom House, nawe yatangaje ko ubutegetsi bw’igitugu bugerageza gutera abantu ubwoba kandi bukabahohoterera no hanze y’imipaka y’ibihugu byabo. Icyo kigo cyerekanye ko hari abantu benshi bishwe. Yavuze ko kuba Leta z’igitugu zifungurirwa amarembo zikidegembya ku isi yose, ari ikibazo cyagombye guhagurukirwa n’isi yose.
Urubanza rwa Paul Rusesabagina rubonwa rute?
Benedict Moran yavuze ko ku itariki ya 20 Nzeri uyu mwaka, umucamanza Beatrice Mukamurenzi yahamije Paul Rusesabagina ibyaha byo gutera inkunga iterabwoba. Nyamara ariko, indorerezi z’uburenganzira bwa muntu zerekanye ko urubanza rutabaye mu mucyo.
Sarah Jackson umuyobozi wungirije wa East Africa with Amnesty International yavuze ko iyo Leta y’u Rwanda iza kuba ifite ukuri ku byaha yashinjaga Paul Rusesabagina, iba yarasabye ko yoherezwa mu Rwanda, ntimushimute.
Benedict Moran avuga ko kuba yarajyanwe mu Rwanda ku buryo butazwi, byerekanye ko yashimuswe, bitemewe n’amategeko. Philippe Larochelle we atangaza ko bamushimuse kuko bari bazi neza ko nihakurikizwa ubutabera bunyuze mu mucyo, ari bugirwe umwere. Yongeyeho ko iyo ariyo mikorere ya Leta ya Kigali imaze myaka irenga 27 ihiga, ishimuta kandi yica abatavuga rumwe nayo. Ngo ibyo birazwi bihagije.
Nyamara ariko, Benedict Moran avuga ko perezida Paul Kagame yahakanye ko Rusesabagina yashinjijwe ibyaha kubera ibitekerezo bye, akavuga ko ngo ari imbere y’ubutebera kubera ibyaha yakoze muri 2018. Mu magambo aninura, Paul Kagame yavuze ko ntawe ureba ku byo Paul Rusesabagina yakoze, cyangwa kumenyekana kwe, cyangwa abamuhaye umudari, ngo ibyo birabareba.
Ubu Paul Rusesabagina abayeho ate?
Benedict Moran avuga ko abo mu muryango wa Paul Rusesabagina bagerageza kuvugana nawe aho afungiye i Kigali.
Anaïse Kanimba yavuze ko yishimira kumva ijwi rye aho afungiye muri gereza i Kigali, ariko ko bifuza ko yarekurwa agataha kuko afungiwe amaherere.
Benedict Moran asoza ikiganiro yibutsa ko ubu Leta yu Rwanda, aho kugira ubushake bwo kurekura Paul Rusesabagina, ahubwo irimo kotsa igitutu inkiko ngo zihindure igihano zamuhaye cyo gufungwa imyaka 25, zikigire igifungo cya burundu.
Rubavu: Agatsiko bivugwa ko gakorana n’abashinzwe umutekano gakomeje gukorera urugomo abaturage
Yanditswe na Nkurunziza Gad
Abatuye mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Rubavu bakomeje gutaka ko hari agatsiko kabakorera urugomo ubuyobozi burebera ndetse ngo n’iyo hagize utabwa muri yombi ntashyikirizwa ubutabera ahubwo ahita afungurwa noneho akaza yariye karungu.
Abaturage twaganiriye biganjemo abatuye mu gace k’Umujyi wa Gisenyi no mu nkengero zawo, bavuga ko hashize imyaka isaga 10 hari agatsiko kiyise ‘Abuzukuru ba shitani’ gatangira abantu mu nzira, abandi kakabatera mu ngo ndetse ngo hari n’abasigaye basanga abacuruzi mu maduka bakabambura amafaranga n’ibindi.
Nk’uko bakomeza babivuga ngo iyo ushatse kurwanya abagize aka gatsiko baragutera icyuma cyangwa bakagukatisha inzembe.
Umwe mu baduhaye amakuru yavuze ati “Mu mwaka wa 2019 bantegeye hariya ku muhanda wo haruguru y’Akarere hari nka saa tatu z’ijoro banyambura telephone n’amafaranga ibihumbi 10. Nagerageje gutaka ntabaza abapolisi bari hafi aho baranyihorera kandi barandebaga nanjye mbareba. Mu cyumweru gishize nabwo bantegeye haruguru ya Gare nka saa mbiri n’igice banyambura amadolari 200 banankata n’urwembe ku itama ry’ibumoso. Natabaje abanyerondo bari hafi aho barambwira ngo niba ari abuzukuru ba shitani ntacyo babakoraho ninjye kwa muganga.”
Yakomeje ati “Ndakubwiza ukuri aka gatsiko gafite umuyobozi wa polisi hano iwacu gakorera kuko niyo mpamvu nta muyobozi wo mu nzego z’ibanze wakwirirwa yishyiraho umutwaro wo gutabara umuturage kahohoteye cyangwa se ngo abanyerondo babe bagutabara yewe n’abapolisi bo hasi nta n’umwe wagutabara wagiriwe nabi n’abuzukuru ba shitani.”
Musafili Sifa nawe ati “Abuzukuru ba shitani baraduteye iwanjye baratwiba barangije batera icyuma umugabo wanjye na basaza banjye babiri bagerageje kubarwanya. Umugabo wanjye bamuteye icyuma ku kaboko, musaza wanjye umwe bakimuteye mu kiganza, undi bakimuteye ku gikanu. Mu gihe bo bagundaguranaga n’abo buzukuru ba shitani njye nari nacengeye munsi y’igitanda ndi gutabaza polisi, ariko nababajwe n’uko batadutabaye ahubwo bakambaza niba agace ntuyemo nta banyerondo bahari.”
“Abuzukuru ba shitani bafite uwo bakorera”
Nk’uko abaturage twaganiriye bakomeje babivuga ngo ntibumva ukuntu aka gatsiko kamara imyaka isaga itanu kagirira nabi abaturage ubuyobozi burebera.
Hari uwatubwiye ati “Wowe uko uzi uru Rwanda ubona bishoboka ko agatsiko nk’aka kamara iyi myaka yose batarakarimbura? Ntibishoboka ahubwo hari ikibyihishe inyuma. Bamwe mu bakagize birirwa bigamba ku mugaragaro ko bakorana n’abashinzwe umutekano ngo bafite versement baha umuyobozi wa Polisi mu Karere sinibuka amazina ye gusa ndibuka ko bigeze kuhamukura tukamara igihe dufite agahenge nta muturage utaka kugirirwa nabi n’abuzukuru ba shitani. Uwo muyobozi baramugaruye na ka gatsiko karongera karabyuka bigaragaza ko bamukorera nawe akabakingira ikibaba.”
Hashize iminsi itari micye abaturage bo mu Karere ka Rubavu batabaza ku maradio atandukanye yo mu Rwanda, bavuga ko agatsiko kiyise abuzukuru ba shitani kabarembeje kabagirira nabi.
Mu mpera z’iki cyumweru, Urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda RIB, rwatangaje ko hari abatawe muri yombi bicyekwa ko bari muri aka gatsiko.
Umuvugizi wa RIB, Murangira Thierry yavuzeko aba bagabo bafashwe nyuma yo gukomeretsa no gukubita umugabo witwa Nahimana Jean Marie n’umugore we witwa Nyiraneza Mariette.
Abafashwe ni abagabo batatu, umwe w’imyaka 22, uw’imyaka 35 na mugenzi wabo w’imyaka 50 bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.
Umuti wavugutiwe abamarine ushobora kuzavugutirwa abuzukuru ba shitani
Mu myaka yashize hari uduce two mu Mujyi wa Kigali twari twarajujubijwe n’urubyiruko ruzwi ku izina ry’abamarine. Urwo rubyiruko rwagendanaga ibyuma bityaye ndetse n’inzembe maze rugakorera urugomo abaturage kakahava.
Iseta y’abamarine yari ikomeye cyane yari iri Nyabugogo ahazwi nko kuri Poids Lourd, mu gace kazwi nko mu Ndagara, ahandi uru rubyiruko rwari rufite ibirindiro bikomeye ni ku Kiraro gihuza Gatsata na Nyabugogo, aho bamburiraga abantu telephone ndetse n’ibikapu barangiza bagahita birukira mu mugezi wa Nyabugogo.
Igitondo kimwe hari mu mwaka wa 2018, abaturage barabyutse basanga imirambo ya bamwe mu bamarine mu nkengero z’umugezi wa Nyabugogo birabayobera.
Amakuru yizewe akaba avuga ko Abasirikare bakoze umukwabu mu ndiri zari zizwi ko ari iz’abamarine maze barabarasa karahava.
INAMA Y’AMASHYAKA YA POLITIKI ATAVUGA RUMWE NA LETA Y’U RWANDA N’IMIRYANGO IDAHARANIRA INYUNGU ZA POLITIKI
ITANGAZO RYO KUWA 11/12/2021 RISOZA INAMA YAHUJE ABAHAGARARIYE AMASHYAKA YA POLITIKI ATAVUGA RUMWE NA LETA Y’U RWANDA N’IMIRYANGO IDAHARANIRA INYUNGU ZA POLITIKI BABA MU RWANDA NO HANZE YIGAGA KU ISHYIRWA MU BIKORWA RW’INYANDIKO YISWE “URWANDIKO RW’INZIRA RUGAMIJE KUGEZA U RWANDA KURI EJO HAZAZA HEZA’’
Ku ubutumire bwa Mme Victoire INGABIRE UMUHOZA, Prezidante w’Ishyaka DALFA UMURINZI na Me NTAGANDA Bernard,Prezida Fondateri w’Ishyaka PS Imberakuri, bafashe iya mbere mu gutunganya no gutangaza ku umugaragaro inyandiko bise”Urwandiko rw’Inzira rugamije kugeza u Rwanda kuri ejo hazaza heza’’ maze bakarushyikiriza Leta y’u Rwanda, Imiryango mpuzamahanga, abaharanira impinduka mu mahoro mu Rwanda baba mu Rwanda ndetse no hanze yaryo,
None kuwa 11 Ukuboza 2021 bahuriye mu nama n’ abaharanira mu mahoro impinduka mu Rwanda bahagarariye amashyaka atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda n’Imiryango Idaharanira inyungu za politiki baba mu Rwanda no hanze maze biyemeza:
1. Gushyigikira inyandiko “Urwandiko rw’Inzira yavuzwe haruguru; 2. Kugira iyo nyandiko iyabo;
3. Gushishikariza andi mashyaka ya politiki n’Imiryango idaharanira inyungu za politiki biharanira impinduka mu mahoro mu Rwandi gushyigikira uru rwandiko rw’Inzira;
Kubera izo mpamvu zose zivuzwe haruguru, basanze ari ngombwa ko:
1. Iyo nyandiko bayishishikariza Abanyrwanda bose kugirango bayishyigikire;
2. Iyo nyandiko bayishyikiriza ibihugu n’imiryango mpuzamahanga ikorana na Leta y’u Rwanda ku buryo buziguye cyangwa butaziguye;
3. Iyo nyandiko yakwifashishwa n’impirimpanyi zishaka impinduka mu mahoro mu Rwanda mu rwego rwo gusaba ko habaho impinduka mu miyoborere y’igihugu binyuze mu biganiro bitaziguye hagati y’ingeri zinyuranye z’Abanyarwanda nk’uko binateganywa mu ngingo ya 10(6) y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ivuga ko ibibazo byose by’igihugu bigomba gucyemuka binyuze mu biganiro.
Abari mu nama bongeye gushimangira ko ibiganiro bisabwa mu ngingo yavuzwe haruguru bitandukanye n’Inama y’Umushyikirano iba buri mwaka ivugwa mu ngingo ya 140 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda.
Abari mu nama basabye Leta y’u Rwanda kureba uko ibikubiye muri ruriya rwandiko rw’Inzira byashyirwa mu bikorwa mbere y’ uko iyi manda ya Prezida wa Repubulika irangira cyane cyane ko basanga byaba ari umurage mwiza manda ye ya gatatu yaba isigiye igihugu cyacu.
Bikorewe i Kigali, kuwa 11 Ukuboza 2021
Amashyaka ya politiki atavugarumwe na Leta y’u Rwanda n’Imiryango Idaharanira inyungu za politiki bishyize umukono kuri iri ITANGAZO:
- Ishyaka DALFA UMURINZI
- Ishyaka PS IMBERAKURI
- Ishyaka FDU INKINGI
- Ishyaka ARC URUNANA
- Ishyaka ISHEMA
- Ikigo cyitiriwe Nyakwigendera Seth SENDASHONGA
- Ishyirahamwe JAMBO
- Urunana Mpuzamahanga rw’Abari n’Abategerugori baraharanira Demokarasi n’Amahoro (Canada)
- Ikigo Mpuzamahanga kirwanya Iyicarubozo n’Akarengane mu Rwanda (CLIIR)
U Rwanda rwatangaje ubwandu bwa Omicron, rufata ingamba nshya
Minisiteri y’ubuzima ivuga ko mu Rwanda habonetse abantu batandatu banduye ubwoko bushya bwa Covid yihinduranyije bwa Omicron, bakaba ari “abagenzi ndetse n’abahuye nabo”.
Itangazo ry’iyi minisiteri rivuga ko “iyi virusi … ya Omicron izwiho gukwirakwira mu bantu benshi mu buryo bwihuse, bityo ingamba nshya zashyizweho n’inama y’abaminisitiri zigamije gukumira ko ubu bwoko bukwira mu baturarwanda benshi”.
Ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa cumi na kumwe ni bwo ubu bwoko bushya bwa Covid bwamenyeshejwe bwa mbere ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO), mu makuru yavuye muri Afurika y’epfo.
Kuva ku itariki ya 29 y’ukwezi kwa cumi na kumwe, kompanyi y’u Rwanda yo gutwara abagenzi mu ndege, RwandAir, yahagaritse ingendo zijya cyangwa ziva mu bihugu bya Zimbabwe n’Afurika y’epfo.
Mu ngamba nshya zo kwirinda Covid zafashwe n’inama y’abaminisitiri zatangajwe mu rukerera rwo kuri uyu gatatu, harimo ko usibye gupimwa Covid bakigera mu gihugu, abagenzi bazajya bapimwa no ku munsi wa gatatu n’uwa karindwi, bakanishyira mu kato k’iminsi itatu muri hoteli zagenwe.
Ibitaramo by’umuziki no kubyina byabaye bihagaritswe, nkuko itangazo ry’ibyo byemezo ribivuga.
Ingendo zirabujijwe mu gihugu guhera saa sita z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo, kandi ibikorwa byemerewe gukora bizajya bifunga saa tanu z’ijoro.
OMS yaburiye ko Omicron irimo gukwirakwira ku isi ku kigero kitari cyarigeze kibaho mbere, ikaba imaze kwemezwa ko yageze mu bihugu 77.
‘Umubare w’abanduye ushobora nanone kurenga ubushobozi’
Mu kiganiro n’abanyamakuru, umukuru wa OMS Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yavuze ko bishoboka ko yageze mu bindi bihugu byinshi bitarayitahura.
Dr Tedros yavuze ko ahangayikishijwe no kuba hatarimo gukorwa ibihagije mu guhangana n’ubu bwoko bushya bwa Covid yihinduranyije.
Ati: “Ni byo koko, twamenye ko kugeza ubu duhinyura iyi virusi twirengera ingaruka. Nubwo Omicron iteza uburwayi budakaze cyane, umubare gusa w’abanduye ushobora nanone kurengera ubushobozi inzego z’ubuvuzi zititeguye”.
Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda isaba abatuye mu Rwanda bose bafite guhera ku myaka 12 “kwikingiza iyi virusi mu buryo bwuzuye”.
Inasaba “gufata doze ishimangira y’urukingo rwa Covid-19” ku bayigenewe – bafite imyaka 18 kuzamura kandi bamaze guhera ku mezi atandatu bakingiwe byuzuye, by’umwihariko abafite imyaka 50 kuzamura n’abarwaye indwara zidakira.
Nagiye mu kabari baranyamagana kuko navuye muri FPR
LaForge Fils Bazeye na Nsekanabo Jean Pierre Alias Abega bakatiwe gufungwa imyaka 10
Yanditswe na Nkurunziza Gad
Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rushinzwe kubiranisha ibyaba mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rukorera mu Karere ka Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda, rwahanishije Nkaka Ignace Alias LaForge Fils Bazeye na Nsekanabo Jean Pierre Alias Abega igifungo cy’imyaka 10 ni mu gihe ubushinjacyaha bwari bwabasabiye gufungwa burundu.
Umucamanza yavuze ko aba bagabo bombi bahamwe n’icyaha cyo kujya mu ishyirahamwe ry’iterabwoba, kandi ko ubwabo biyemereye kuba mu mutwe wa FDLR n’ubwo mu rubanza bavuze ko batari bazi ko ari umutwe w’iterabwoba.
Icyaha cyo kujya mu ishyirahamwe ry’iterabwoba, ubusanzwe gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 15 kugeza kuri 25. Urukiko rwasobanuye ko impamvu igihano cyahawe aba bagabo cyagabanijwe byatewe n’uko mu bwiregure bwabo batigeze bagora urukiko.
Nkaka Ignace Alias LaForge Fils Bazeye na Nsekanabo Jean Pierre Alias Abega Kamara bahanaguweho ibyaha birimo kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwirakwiza amakuru atariyo agamije kwangisha u Rwanda mu bihugu by’amahanga, icyaha cy’intambara, kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda ndetse no kwica abantu, kuri Ignace Nkanka hakiyongeraho n’icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha.
Ibyo byaha bindi ariko urukiko rwavuze ko rusanga batabikurikiranwaho. Rwavuze ko n’ubwo ubushinjacyaha bwagaragaje ko bari mu nzego zo hejuru za FDLR, ntibwabashije kugaragaza ko aribo bateguraga ibitero by’uwo mutwe cyangwa ngo babe bafite ububasha bufatika bwo kubuza igabwa ry’ibitero bya FDLR cyangwa se guhana ababikoze.
Tariki ya 7 Ukwakira uyu mwaka ubushinjacyaha muri uru rubanza rwari rwasabiye aba bagabo bombi igihano cyo gufungwa burundu kubera uburemere bw’ibyaha bakekwaho gukorera ku butaka bw’u Rwanda no hanze yarwo.
Nkaka Ignace Alias LaForge Fils Bazeye wahoze ari umuvugizi muri FDLR na Nsekanabo Jean Pierre Alias Abega wahoze ashinzwe ubutasi muri FDLR, bari basabye abacamanza ko bahabwa ibihano byoroheje ku buryo bajyanwa mu kigo ngororamuco cya Mutobo bagahabwa inyigisho zabasubiza mu buzima busanzwe.
Urukiko rwateye utwatsi ibyifuzo byabo ruvuga ko abagiye bajyanwa i Mutobo babaga bishyikirije ingabo za MONUSCO mu gihe aba bafashwe bavuye mu bikorwa by’ubugambanyi.
Nkaka Ignace Alias LaForge Fils Bazeye na Nsekanabo Jean Pierre Alias Abega bafatiwe ku mupaka wa Bunagana uri hagati y’igihugu cya Uganda na RDC taliki ya 16 Ukubaza 2018.
Covid-19: Gumamurugo irakomanga i Kigali
Yanditswe na Nkurunziza Gad
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ‘Minisante’ yatangaje ko hamaze kuboneka abantu 10 banduye ubwoko bushya bwa Covid yihinduranyije bwa Omicron, bakaba ari abagenzi bavuye mu mahanga ndetse n’abahuye nabo.
Minisante yatangaje aya makuru nyuma umwe mu myanzuro yafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2021, wagaragayemo ingamba zikaze zo kwirinda Covid-19.
Uwo mwanzuro uvuga ko abantu bose binjira mu gihugu bagomba kujya babanza kujya mu kato k’iminsi itatu muri hoteli zabugenewe kandi bakiyishyurira ikiguzi.
Nyuma y’aya makuru, inzego zishinzwe umutekano zifatanyije n’urubyiruko rw’abakorerabushake bakajije ingamba mu nzira nyabagendwa n’ahahurira abantu benshi, icyoba ni cyose ku batuye Umujyi wa Kigali ko bagiye gusubizwa muri Gumamurugo.
Hari umuturage watubwiye ati “Kwinjira mu isoko mu Mujyi ni ukubanza kwerekana ko wikingije corona, kwinjira mu nyubako nini zihuriramo abantu benshi nabyo ni ukwerekana ko wikingije. Ibi biraca amarenga ko abana nibamara kuruhuka bazaduha gumamurugo.”
Undi ati “Ubu ntiwakwinjira mu isoko utarekanye ko wikingije inkingo zombi, umugore uhetse umwana ntabari kumwemerera kwinjira mu isoko mbese ibintu byongeye kuba bibi kuko n’abapolisi ku muhanda hamwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake barimo gufata abantu bavuga ngo ntibambaye udupfukamunwa bakabapakira mu modoka sinzi iyo bari kujya kubafungira. Gumamurugo irakomanga kabisa.”
Mu zindi ngamba zafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yaraye ibaye ibitaramo by’umuziki no kubyina bibaye bihagaritswe gusa ko ibyateguwe bizajya bibanza kwemezwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere ‘RDB’.
Abakozi b’inzego za leta basabwe gukorera mu rugo uretse abakora akazi kabasaba guhura n’abasaba serivisi gusa nabo ntibagomba kuzajya barenga 30% by’abakozi bose ku biro.
Ibikorwa by’inzego z’abikorera byo bizakomeza ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 50% by’abakozi bose kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Imihango y’ubukwe irimo gusaba, ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi bwa leta n’irikorewe mu nsengero ntigomba kwitabirwa n’abantu barenze 30% by’ubushobozi bw’aho bateraniye kandi umubare wabo nturenge abantu 100.
Abitabira ibyo bikorwa basabwa kwerekana ko bipimishije Covid-19 mu masaha 72 mbere y’igikorwa kandi bakubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19.
Imihango yose ibera mu nsengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda Covid-19, igomba kwitabirwa n’abantu batarenze 50% by’ubushobozi bwazo.
Ejo hashize, ubwo Kagame yari yitabiriye inama ya mbere ku buzima rusange muri Afurika hifashishijwe ikoranabuhana, yabwiye abayitabiriye ko ubwoko bushya bwa Covid-19 yihinduranyije bwa Omicron, ari ikimenyetso ko iki cyorezo ntaho kirajya, bityo abantu bagomba gushimangira ubufatanye birinda kandi bagakorera ku ntego.
Alain Mukurarinda yongeye guhabwa imirimo muri Leta
Yanditswe na Nkurunziza Gad
Nyuma y’imyaka itandatu ahagaritse akazi ka Leta ku bushake bwe, Alain Mukurarinda yongeye guhabwa akandi muri Leta ya Kigali ko kuba umuvugizi wa Guverinoma wungirije.
Kimwe mu byemezo by’inama y’Abaminisitiri b’u Rwanda yateranye tariki ya 14 Ukuboza 2021 iyobowe na Perezida Kagame, kivuga ko Alain Mukurarinda wigeze kuba Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda guhera mu 2002, ava kuri uwo mwanya mu 2015 kubera impamvu ze bwite, yongeye guhabwa akazi agirwa Umuvugizi wa Guverinoma wungirije.
Uyu mugabo wari umaze iminsi yariyeguriye ubuhanzi bw’indirimbo akaba yari afite n’inzu itunganya umuziki, agiye kungiriza Yolanda Makolo usanzwe ari umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda. Uyu mwanya w’abavugizi ba Guverinoma ukaba ari mushya kuko washyizweho tariki 31/07/2021.
Alain Mukurarinda uyu mugabo wamaze imyaka myinshi ari umushinjacyaha, azwiho ko imanza nyinshi yashinjaga ntawamuvaga mu nzara.
Niwe washinjije Ingabire Victoire, ninawe kandi wari ufite dosiye ya Kizito Mihigo ndetse na Mushayidi n’abandi batandukanye bagiye bashinjwa ibyaha bibacisha umutwe.
Ikindi twababwira ni uko Mukurarinda ari umwe mu b’imbere bagiye baherekeza Kagame muri Rwanda Day zabereye mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’I Burayi ndetse agahabwa ijambo ryo gucengeza amatwara ya FPR–Inkotanyi.
Mu bandi bahawe imirimo harimo Béatrice Mukamurenzi wagizwe Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire mu gihe Olivier Kayumba yagizwe ‘Minister Counsellor’ muri Repubulika ya Centrafrique.
Kayumba yari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi. Ni umwanya yagiyeho mu 2017.
Mu bareberera inyungu z’u Rwanda muri Centrafrique kandi, Didier Rugina yagizwe Umujyanama wa Kabiri. Hari kandi Emma-Claudine Ntirenganya wahawe akazi mu biro by’umuvugizi wa Guverinoma (OGS) nk’umusesenguzi mu itumanaho muri Guverinoma.
Emma-Claudine akaba yarabaye umunyamakuru kuri Radio Salus yatangiranye nayo, yamenyekanye mu kiganiro ’Imenye Na we’, yakoze kandi n’ibindi biganiro birimo ’Mu Rubohero’ cyavugaga cyane ku bijyanye n’imyanya myibarukiro.
Yaje kuhava muri 2014 agiye gukora muri ONG yitwa Girl Hub Rwanda itegura ikinyamakuru n’ikiganiro “Ni Nyampinga”. Yanabaye icyamamare mu bijyanye n’imyidagaduro mu Rwanda, kuko ari mu bashinze anayobora ikitwa Ikirezi Group yateguraga ikanatanga ibihembo bya Salax Awards.
Polisi y’u Rwanda ku isonga mu nzego zamunzwe na ruswa
Yanditswe na Nkurunziza Gad
Nta munsi w’ubusa abanyarwanda b’ingeri zitandukanye badataka ko abapolisi bo mu mashami atandukanye babaka ruswa, utayibonye agahimbirwa ibyaha bitandukanye bituma afungwa.
Raporo izwi nka Rwanda Bribery Index (RBI) yashyizwe ku mugaragaro n’Umuryango Transparency International Rwanda (TI-Rwanda), kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021 bwagaragaje ko Polisi y’u Rwanda mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda iza ku isonga mu nzego zamuzwe na ruswa muri uyu mwaka.
Ruswa yariwe na Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, iri ku kigero cya 15,2 % mu gihe mu mwaka wa 2020 yari kuri 12%.
N’ubwo abahanga bavuga ko ibipimo by’ikintu runaka byemezwa n’ubushakashatsi nta munsi w’ubusa abanyarwanda badataka ko bajujubijwe n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda babasaba ruswa, mu gihe n’abo mu ishami rishinzwe umutekano w’abantu n’ibintu bajujubije abaturage by’umwihariko muri ibi bihe bya Covid-19.
Abapolisi bakoresha ‘Mayibobo’ mu kurya ruswa
Umwe mu baduhaye amakuru yatubwiye ko aba bapolisi atari bo nyirizina bakira ruswa bahabwa, ahubwo usanga bafite abo bakorana.
Yatubwiye ati “Abapolisi bo mu ishami rya Traffic Polisi ni abahanga mu kurya ruswa. Aragenda agashaka mayibobo ‘umwana w’inzererezi’ bakorana ubundi akajya ayihemba. Uti bigenda gute? Iyo bamujyanye gukorera tuvuge ku muhanda Muhima –Nyabugogo hafi aho haba hari mayibobo noneho yagufata akakubwira ngo ikosa ufatiwe riragusaba kwishyura amande ya 50.000FRW ariko umuhaye 20.000FRW yakubabarira. Nawe wakumva 30.000FRW araba uramiye ukemera kuyamuha. Iyo umaze kubyemera ahita akwereka mayibobo hafi aho akakubwira ngo genda uyamuhe.”
Undi muturage wo mu Karere ka Rubavu yatubwiye ati “Nigeze kukubwira ukuntu twambukana imari tuzikura i Goma, bisaba guha ruswa abapolisi bo mu nzira za panya. Nkanjye ncuruza imyenda, umwenda umwe ubaha 300FRW, ngaho bara abacoracora ‘abacuruza magendu’ bambuka ku munsi uko bangana n’imyenda baba bafite uko ingana. Ayo mafaranga se ugirango uyabaha mu ntoki ? wapi ni kuri mobile money ku manumero atabanditseho.”
Abandi baturage batandukanye baduhaye ubuhamya bw’ukuntu muri ibi bihe bya covid-19, abapolisi bashinzwe umutekano bababwira ngo bishe amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo bakabaka ruswa kugirango batajya kubafunga.
Hari uwatubwiye ati “Mfite ‘Boutique’ kuri 40 i Nyamirambo, ariko ndakubwiza ukuri amafaranga agiye kuzanshiraho kubera abapolisi banyaka ruswa pe. Mu mabwiriza twahawe na Minisante yo kwirinda covid harimo ko imbere y’umuryango haba hari indobo irimo amazi meza n’isabune, umukiriya agasabwa gukaraba mbere yo kwinjira. Buri munsi simbura abapolisi nka batanu baza kunyiyenzaho bavuga ngo abakiliya bari kwinjira badakarabye, abandi ngo nta sabune yo gukaraba nashyize ku muryango hari n’uherutse kunyiyenzaho aravuga ngo amazi twashyize mu ndobo arasa nabi kandi abeshya.”
“Buri mupolisi uje yitoratoza gutyo ankangisha ko nintagira icyo muha boutique yanjye bayifunga nanjye bakanca amande kandi bakajya kumfunga. Iyo nkoze imibare rero nsanga ibyo bavuga babikoze nahomba burundu ngahitamo kubaha amafaranga baba bashaka kandi ntawe waha munsi y’ibihumbi 10 ngo yemere.”
Ikindi kibazo abaturage batandukanye twaganiriye bagarutseho ni icy’uko iyo uhaye aba bapolisi amafaranga macye kuyo baba bagusabye cyangwa iyo wanze kubaha ruswa bashaka, bahita bakwambika amapingu bavuga ko bagufatiye mu cyaha ukabaha ruswa ngo bataguhana. Ibi bikaba bimaze gufungisha abaturarwanda batagira ingano.
Tugarutse ku bikubiye muri raporo ya Rwanda Bribery Index mu zindi nzego zagaragayemo ruswa harimo iz’ibanze aho yageze ku 10,1% ivuye kuri 6,9%; Minisiteri y’Uburezi/Ikigo Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) ahagaragaye 8,2% ivuye kuri 3,6%.
Hari kandi ibigo by’amashuri yisumbuye byagaragayemo ruswa yiyongereye ku kigero cyo hejuru kuko yavuye ku 1, 8 % mu 2020 ikagera kuri 7,4 %.
Ikigo gishinzwe Isuku n’Isukura (WASAC) cyagaragawemo na ruswa ku kigero cya 5,0 % ivuye kuri 5,40% mu 2020, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu (REG) harimo ingana na 4,6 % ivuye kuri 6,3%, mu Kigo Gishinzwe Ubuziranenge (RSB) mu Rwanda yari ku kigero cya 4,3% ivuye kuri 7,1% yariho muri 2020.
Serivisi zakunze kwiganzamo ruswa zirimo izijyanye n’ibyangombwa byo kubaka biri ku kigero cya 61,8%; kubona akazi mu rwego rw’abikorera no kukagumana biri ku kigero cya 69,3 %; kurenza amasaha y’ingendo (muri ibi bihe bya covid-1) bigize 36,6%; guhindurirwa ibigo ku banyeshuri biri kuri 55%.
Hari kandi gusaba gusana ibyangiritse muri WASAC biri ku kigero cya 41,4%; kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga biri kuri 31,2%; kashe mpuruza ku bacamanza iri ku kigero cya 28,9%; abarimu bifuza guhindurirwa ibigo 25,0%; abifunza kurekurwa muri RIB bagize 19,5 % no gusaba ibinyabiziga byafatiriwe biri ku kigero cya 18,1%.
Abagabo biganje mu basabwa ruswa kuko abangana na 53,55% mu gihe abagore ari 46,45%. Kwaka ruswa mu bice by’icyaro bigeze kuri 66,53% naho mu Mijyi biri ku kigero cya 33,47%.
Urukiko Rwakatiye Isaac Munyakazi Igihano cy’Igifungo cy’Imyaka Itanu Isubitse
Kuri uyu wa Gatatu urukiko rukuru mu Rwanda rwakatiye bwana Isaac Munyakazi igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu gisubitse. Ni mu rubanza rw’ubujurire yari yatanze nyuma yo gukatirwa n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ingana na miliyoni zirindwi z’amafaranga y’amanyarwanda.
Bwana Isaac Munyakazi wahoze ari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ashinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye ubutabera bw’u Rwanda bumukurikiranyeho ibyaha bya ruswa.
Ubutabera bumurega ibyaha bya ruswa no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite. Ubushinjacyaha bumurega ko Munyakazi yategetse bwana Alphonse Sebaganwa ushinzwe iby’amanota y’ibizamini bya Leta mu kigo cy’uburezi REB, gufasha inshuti ye, Bwana Abdu Gahima agashyira rye, Good Harvest School.
Ibyo byatumye Ikigo ‘Good Harvest School’ cyagombaga kuza ku mwanya wa 143 cyaje ku mwanya wa Cyenda mu gihugu hose. Ubushinjacyaha kandi buvuga ko Munyakazi na Gahima nyir’ishuli ‘Good Harvest School’ bahaye Sebaganwa Alphonse ruswa y’amafaranga y’u Rwanda 500.000.
Umushinjacyaha avuga ko iyo Munyakazi adakoresha ububasha yari afite nka minisitiri wari ushinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye ibyo byaha bitajyaga kubaho. Afatwa nk’umuhuza muri ibi byose. Buvuga ko yiyemereye ibyaha mu mabazwa ye kandi ko n’amafaranga yafatiriwe.
Hari umunyamategeko wabwiye Ijwi ry’Amerika ko igihe urukiko rwakatiye umuburanyi igihano gisubitse biba bisaba uwakatiwe kugira “Ukwitwararika kudasanzwe” mu gihe cyose icyo gihano kitararangira.
Munyakazi mu rukiko rukuru yabwiye umucamanza ko yasabye imbabazi abategetsi bakuru barimo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Bwana Munyakazi mu kwezi kwa Kabiri mu mwka ushize wa 2020 ni bwo yeguye ku mirimo yari yarashyizweho kuva mu mwaka wa 2016. Kuri Bwana Gahima Abdoul ureganwa na Munyakazi umucamanza yavuze ko ubujurire bwe nta shingiro bufite. Yategetse ko afungwa imyaka itanu agacibwa n’ihazabu ya miliyoni imwe n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.
VOA
Abarwanashyaka ba DALFA-Umurinzi Barasaba Kuburana Badafunze
Kuri uyu wa kane Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruri i Kigali mu Rwanda rwumvise ubujurire bw’abayoboke b’ishyaka DALFA-Umurinzi ritaremererwa gukorera mu Rwanda. Baraburanira hamwe n’umunyamakuru Theoneste Nsengimana bareganwa ibyaha byo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.
Abaregwa bose basabye gufungurwa by’agateganyo bakaburana bari hanze mbere yo kuburana mu mizi. Ubushinjacyaha bwo bwasabye ko bakomeza gufungwa kuko bubakurikiranyeho ibyaha by’ubugome.
Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eric Bagiruwubusa ukorera i Kigali mu Rwanda yakurikiranye iby’urur rubanza atagura inkuru ikurikira
Ingabo za Uganda zikomeje kurwanya ADF mu gihe igipolisi cy’u Rwanda gishobora gutangira gukorera mu mujyi wa Goma
Yanditswe na Arnold Gakuba
Amakuru dukesha Ikinyamakuru Daily Monitor yo ku wa 13 Ukuboza 2021, aremeza ko ngabo za Uganda (UPDF) zifatanije niza DR Congo (FARDC) zikomeje urugamba rwo kurwanya inyeshyamba za ADF. Hagati aho ariko, mu ijambo rye, yagejeje ku baturage, perezida Felix Tshisekedi we yemereye abaturage be ko ingabo za Uganda zifite igihe gito ku butaka bwicyo gihugu.
Mu ijambo rye, perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Antoine Felix Tshisekedi yavuze ko, kuri ubu, ingabo za Uganda zitazamara gihe kinini mu gikorwa zirimo muri icyo gihugu. Bwari kandi ubwa mbere, perezida wa DR Congo yemera ku mugaragaro ko ingabo za Uganda ziri muri icyo gihugu. Yavuze kandi ko icyatumye byo bihugu bihagurukira rimwe ngo birwanye ADF, ari uko abo barwanyi bakorera amarorerwa muri ibyo bihugu byombi, imyaka 25 yose ikaba ishize. Yavuze ko ariko noneho, ikibazo cy’umutekano muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri cyaba kigeye kubonerwa umuti urambye.
Ikinyamakuru Chimpreports cyo cyatangaje, ku ya 13 Ukuboza 2021, ko hari ibitero bishya byagabwe ku barwanyi ba ADF. Lt Col Ronald Kakunguru yagize ati: Twateye ibindi birindiro bibiri byabo, nabyo twabibonye ku ya 30 Ugushyingo. Yongeyeho ko icyo gikorwa bagifashijwemo na serivisi z’ubutasi kandi ko iyo mirwano ituma inyeshyamba za ADF zitagira aho zinyagamburira. Ubu ngo ibirindiro bya UPDF bikaba biri Mukakati muri Ituri, ni nko mu birometero 18 uvuye ku mupaka wa Uganda wa Busunga.
Andi makuru atangwa n’abaturage ba DR Congo, aremeza ko abarwanyi ba ADF bakigaba ibitero ku baturage, mu rwego rwo kwihimura. Nyamara ariko ngo amajana muri bo amaze kuhasiga agatwe nkuko bitangazwa na Kakurungu. Yogeyeho ko kugeza magingo aya, abarwanyi bagera kuri 61 ba ADF bamaze kwishyikiriza ingabo za UPDF na FARDC, naho abagera kuri 31 bakaba bamaze gutabwa muri yombi, mu bitero bihuriweho n’izo ngabo z’ibihugu byombi.
N’ubwo muri ibyo bikorwa, ingabo za Uganda (UPDF) n’iza DR Congo (FARDC) zirimo kwitwara neza mu kurwanya ADF mu burasirazuba bwa DR Congo, Umuryango w’Abibubye (UN) wo uhangayikishijwe n’uko ingabo za Uganda zishobora kongera kugwa mu makosa zakoze ubushize, nk’uko byatangajwe n’umwe mu bakozi b’Umuryango w’Abibubye.
Robert Kotchani, Uhagarariye Komisiyo Nkuru yUburenganzira bwa Muntu muri Uganda yagize ati: “Twamenye ko ingabo za Uganda niza DR Congo, zifatanije hamwe, zirimo kurwanya inyeshyamba za ADF. Inama twaziha ni uko zigomba kwitwara kimwuga mu bikorwa zirimo. Ndibutsa ko Uganda yagaragaweho kurenga ku mategeko arengera ikiremwamuntu, bityo ayo makosa ntazasubirwe. Twibutse ko Uganda yaciwe ibihano bigera ku madolari miliyari 10 (angana na tiriyari 3.6 zamashlingi ya Uganda) kubera gusahura umutungo kamere wa DR Congo no guhohotera uburenganzira bwa muntu, igihe ingabo z’icyo gihugu zari muri DR Congo (1996-2003).
Mu gihe Uganda na DR Congo bihangayikishijwe n’umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro, bakaba bariyemeje kuyihashya bivuye inyuma, hari amakuru avuga ko igipolisi cy’u Rwanda nacyo kigiye gushyira igisata cyacyo gishinzwe kurwanya iterabwoba mu mujyi wa Goma. Ibyo byatangarijwe i Kigali ku murwa mukuru w’u Rwanda ku ya 13 Ukuboza 2021, aho igipolisi cyu Rwanda n’icya DR Congo byashyiraga umukono ku masezerano y’ubufatanye.