Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10370 articles
Browse latest View live

Ni iki cyihishe inyuma y’izamurwa mu ntera rya hutihuti mu gisirikare cy’u Rwanda?

$
0
0

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru aturuka muri Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, nk’uko bigaragara mu matangazo yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 16 na 17 Ukuboza 2021, ni ukuzamurwa mu ntera, gutanga inshingano nshya mu ngabo no guhamagara ibifuza kujya mu gisirikare.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 ukuboza 2021, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashyize mu myanya Col François-Régis Gatarayiha agirwa uwungirije iperereza mu ngabo z’igihugu ndetse abasirikare 460 bari bafite ipeti rya Majoro bagirwa aba Lt Colonel naho abandi 472 bashyirwa ku ipeti rya Majoro bavuye ku rya Kapiteni.  Abazamuwe mu ntera ndetse n’abahawe imirimo mishya bigomba guhita byubahirizwa nk’uko bivugwa muri iryo tangazo. 

Abandi bazamuwe mu ntera na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda ni abasirikare bo mu nzego zo hasi zitandukanye barimo ba kaporali (Coporal) 2,836 bagizwe ba Serija (Sergeant) naho abasirikare bo hasi (private 12,690 bahawe ipeti rya  Kaporali (Coporal).

Impamvu ya mbere kandi isanzwe ni imyaka yateganijwe n’amategeko y’uburambe ituma umusirikare azamurwa mu ntera, nyuma yo gusuzumwa imyitwarire ye. Impamvu ya kabiri ni kuba umusirkare yarahawe amahurugwa yaba aya giririkare cyangwa se andi masomo bigatuma yongererwa imirimo. Impamvu ya gatatu ni ibihe bidasanzwe cyane cyane iby’intambara bisaba ko igihugu cyinjiza abasirkare bashya. Ibyo bituma hazamurwa mu ntera abasirikare bari basanzwe kugirango abashyashya bazabone ababayobora.

Kuba abasirikare bagera kuri 932 bo mu rwego rwa ba ofisiye bakuru bazamuwe mu ntera, 253 bakazamurwa mu ntera mu rwego rwa ba suzofisiye naho abasirikare 15,526 bo hasi nabo bakazamurwa mu ntera, byerekana ko hiteguwe kwinjiza abandi basirikare benshi mu ngabo z’u Rwanda. 

Kuzamura mu ntera abasirikare bose hamwe bagera kuri 16,711 kuri uyu wa 17 Ukuboza 2021 byakurikiye kandi itangazo ry’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda rihamagarira abifuza bose kwinjira mu gisirikare kwiyandikisha guhera tariki ya 3 Mutarama 2022 kugeza ku ya 10 Mutarama 2022, igihe cy’icyumweru kimwe gusa. Iki gihe cyatanzwe ni gito, ku buryo kigaragaza ko nta gihe gihagije giteganijwe cyo kwakira abasirikare bashya. Ese impamvu y’ibi yo yaba ari iyihe? 

Abahamagawe kwinjira igisirkare cy’u Rwanda barimo ibyiciro byinshi bitandukanye. Harimo abaziga mu ishuri Rikuru rya Gisirikare ariko kandi harimo n’abifuza kwinjira mu mutwe w’Inkeragutabara.  Amakuru yandi y’imvaho “The Rwandan” ifitiye gihamya ni uko ba abasezerewe mu gisirikare bazwi nka ba “demob” ubu bambitswe nk’abiteguye kujyanwa ku rugamba. 

Aya makuru y’impinduka mu gisirikare cya Paul Kagame ndetse no mu bavuye ku rugerero avugwa mu Rwanda muri iki gihe aherekejwe n’uko perezida Paul Kagame ubu yerekeje Istanbul aho yitabirye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma iziga ku bufatanye bw’Afrika na Turikiya. Twibutse ko Turikiya isigaye ari igihugu gikomeye cyane ku isi mu ntambara kuko indege zabo z’intambara zitagira abaderevu (Drones) zatumye habaho impinduka mu ntambara ya Etiyopiya na Tigray ndetse n’iyahuje Armeniya na Azerbaidjan. Ese ni iki nyamukuru perezida Paul Kagame azavana muri Turikiya ubu yabaye intyoza mu ntambara? Aho ntazatera inyoni ebyeri n’ibuye rimwe nk’uko azanswe abigenza?

Dusoze iyi nkuru tubamenyesha ko, ibyo bikorwa bitatu birimo kuzamura abasirikare mu ntera, kwinjiza abasirikare bashya mu ngabo ndetse no kujya muri Turikiya kwa Paul Kagame, bibaye mu gihe ngabo za Uganda na DR Congo ubu ziri mu gikorwa cyo kurwanya inyeshyamba za ADF mu burasirazuba bwa DR Congo kandi hakaba hari benshi batekereza ko u Rwanda rwaba rutera inkunga ADF n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa DR Congo. Ikindi ni uko Leta y’u Rwanda itifuza ingabo za Uganda hafi y’imipaka yarwo mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.

Abasesengura bakaba bemeza ko igisirikare cya Uganda kirimo gukoresha imbaraga nyinshi mu bitero ku buryo byagaragara nko kwereka ingufu u Rwanda. Hakaba hari benshi badashira amakenga Leta y’u Rwanda bavuga ko hashobora kuba ibitero by’ikinamico ku Rwanda bivuye muri Congo aho ingabo z’u Rwanda nazo zakwinjira muri Congo zitwaje gukurikira abateye kugira ngo ziburizemo imirimo ya Uganda kubaka umuhanda Bunagana-Goma ushobora kugira ingaruka nini ku bucuruzi hagati y’u Rwanda na Congo kuko uwo muhanda uzatuma ibicuruzwa bihendutse biva muri Uganda bidera ku buryo bworoshye mu mujyi wa Goma n’utundi duce twa Congo twari dusanzwe duhahirana n’u Rwanda.


Leta Zumwe Ubumwe z’Amerika zamaganye urubanza rwa Rusesabagina

$
0
0

Yanditswe na Erasme Rugemintwaza

Ku wa gatatu, mu mvugo yumvikana neza, Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yamaganye urubanza n’igihano u Rwanda rwahaye Paul Rusesabagina – uzwi cyane ku isi kubera filime “Hotel Rwanda” yahawe igihembo cya Oscar, nk’umuntu warokoye abatutsi 1,268 mu gihe cya Jenoside mu 1994. .

Ku mugoroba wo ku wa gatatu, umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yatangarije Newsmax ati: “Amerika ihangayikishijwe n’igihano u Rwanda rwahaye Paul Rusesabagina.”

Uyu muvugizi yatangaje by’umwihariko ko “kudatanga uburenganzira mu nzira z’imiburanishirize mu buryo buboneye bitera kwibaza niba urubanza rwaba rwaraciwe neza”.

Mu rwego rwo kwerekana ko Amerika ishyigikiye isubirishamo ry’urubanza rwa Rusesabagina, umuvugizi yashishikarije “guverinoma y’u Rwanda gukemura icyuho kigaragara mu nzira z’imiburanishirize muri uru rubanza kandi ikirinda imyanzuro isa n’iyafashwe mu bihe biri imbere.”

Amezi abiri ashize, Amerika ndetse n’ibihugu byinshi bigize Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi byaratinze kwamagana iburanisha n’urubanza byakurikiranwe n’amahanga. Impuguke ku Rwanda zivuga ko ibyo byatewe n’umubano n’ubucuti Amerika ndetse n’ibindi bihugu bifitanye na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame – umwanzi gica wa Rusesabagina.

Ariko nyuma y’igitekerezo cy’isi kirwanya ifatwa ry’iki Cyamamare cya filime “Hotel Rwanda” wari ugiye mu Burundi umwaka ushize, n’urubanza rwavuyemo, ibi bitangiye guhinduka.

Ihuriro ry’amashyaka yose mu nteko ishinga amategeko ry’abongereza (APPG) ryasabye ko guverinoma ya Minisitiri w’intebe Boris Johnson yafatira ibihano bifatirwa abantu ku giti cyabo, abantu babiri bagize uruhare mu ifatwa rya Rusesabagina, gufungwa no gukorerwa iyicarubozo: abo ni uwahoze ari Minisitiri w’ubutabera mu Rwanda, Johnston Busingye, ibiro bye bikaba byaragize uruhare mu gushimuta Rusesabagina, avanwa i Dubai ku ya 14 Nzeri 2020, hanyuma ajyanwa i Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda, kugira ngo aburanishwe; na Coloneli Jeannot Ruhunga, ukuriye Ibiro bishinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB).

Gufatira ibihano Busingye ariko bishobora guteza amakimbirane mashya, kubera ko aherutse kugirwa ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza.

Urugaga rw’abanyamategeko mu gihugu cy’Ubutaliyani narwo rwamaganye ibyavuye mu rubanza rwa Rusesabagina.

Vuba aha kandi, umunyemari w’umunyamerika Bill Browder, ufatwa nk’uwatumye habaho ibihano bya “Magnitsky” (bifatirwa abantu ku byaha bakekwaho), nawe yagiye mu ruhande rwa Rusesabagina.

MUSANA J.LUC NGO ATERWA INKUNGA N’ABAKIRE B’ABARAKARE I KIGALI | NGO HARI ABAMWITA UMWANZI W’IGIHUGU

Ibimenyetso simusiga by’imyiteguro y’intambara hagati y’u Rwanda na Uganda

$
0
0

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Imyiteguro y’intambara irarimbanije hagati y’u Rwanda na Uganda, buri ruhande rukaba rwarashyize ibirindiro bikaze ku mipaka ibihuza byongeraho no kurunda ingabo muri Repuburika ya Demukarasi ya Congo.

Uko iminsi ihita indi igataha niko u Rwanda na Uganda bakomeza kurebana ay’ingwe, Kagame na Museveni bahoze ari inshuti z’akadasohoka ubu ni abanzi gica.

Urwango rw’aba bagabo bombi rugiye kuvamo intambara karunduru hagati y’ibihugu byombi dore ko buri ruhande rukomeje gukaza imyiteguro nk’uko amakuru yizewe atugeraho abivuga.

Congo-Kinshasa igihe kuba icyambu cy’imirwano hagati y’u Rwanda na Uganda

Mu mpera z’Ugushyingo 2021, Igisirikare cya Uganda cyashinze ibirindiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bivugwa ko ari mu rwego rwo guhangana n’umutwe w’iterabwoba wa Allied Democratic Force (ADF) umaze igihe ukorera mu Burasirazuba bwa RDC.

Abakurikiranira hafi uko umubano wifashe hagati y’u Rwanda na Uganda bashyigikiye Leta y’u Rwanda, bavuga ko ADF atariyo iraje ishinga Museveni mu by’ukuri ko ahubwo ashobora kuba afite indi mission yatumye ajyana ingabo ze muri RDC.

Umwe mu bashyigikiye Leta ya Kigali yagize  ati “Ukurikije uko umubano wa Kagame na Kaguta wifashe muri iyi minsi ndagirango nkubwire ko ADF atariyo iraje ishinga umugande, ahubwo ariya ni amayeri yo kwiyegereza ya mitwe irwanya u Rwanda nka FDRL n’iyindi kugirango bahabwe imyitozo n’ibikoresho noneho bazagabe igitero simusiga ku Rwanda baturutse mu Burasirazuba bwa Congo.”

Agakomeza ati “Mu majyaruguru ya Uganda bimaze iminsi bivugwa ko hitoreza umutwe w’ingabo bamwe bavuga bavuga ari iza RNC abandi bakavuga ko zihuriyemo abanyarwanda n’abagande biteguye kuzashoza intambara mu Rwanda. Ibi kandi bifitiwe ibimenyetso kuko hari n’abasore benshi bagiye bava mu Rwanda cyangwa mu nkambi z’impunzi z’abanyarwanda bakajya muri uwo mutwe. Hari n’abagiye bava mu gisirikare cy’u Rwanda bageze muri uwo mutwe bakaba bategereje ifirimbi ya nyuma.”

Si abapolisi ni abakomando

Mu ntangiriro z’iki cyumweru Umuyobozi wa Polisi ya Repuburika ya Demukarasi ya Congo General Dieudonné Amuli Bahigwa, yagiriye uruzinduko rwiswe urw’akazi mu Rwanda.

Uru ruzinduko rwasojwe asinye amasezerano y’imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Congo. Muri aya masezerano u Rwanda rukaba rwaremerewe kohereza abapolisi i Goma gucunga umutekano.

Umwe mu bapolisi bantu bizewe mu butegetsi bwa Kigali yatubwiye ko abo biswe abapolisi ari abakomando kandi ko bamaze amezi n’amezi ku butaka bwa Congo.

Yavuze ati “….hhahah abapolisi? Oya ni abakomando boherejwe muri Congo kandi bamazeyo iminsi kuko bagezeyo mbere y’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo[…]Kuri iyi nshuro nabwo hazagenda abakomando nta mupolisi wakoherezwa kuri ‘frontline’ byitwa ko ari abapolisi bazajya Goma ariko sibo.”

U Rwanda rurahamagarira abasore kujya mu Gisirikare, abakivuyemo nabo barahamagawe

Mu myaka itanu ishize, u Rwanda rwinjije abasore n’inkumi mu gisirikare mu buryo butari busanzwe. Ibi ariko ntawabitinzeho cyane kuko rwari rufite ibiraka byo kurwanya ibyihebe mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino muri Afurika. Twavuga nk’ikiraka rufite muri Centrafrique ndetse na Mozambique.

N’ubwo bimeze bityo ariko uko bwije n’uko bukeye Minisiteri y’Ingabo ikomeza gushishikariza abasore n’inkumi kujya mu gisirikare, ari nako hirya no hino intore guhera ku rwego rw’umudugudu ziba zikora ubukangurambaga bwo gusaba abasore n’inkumi guhera ku myaka 18 kugeza kuri 25 kujya mu gisirikare.

Ibi bikaba bigaragaza ko iki gihugu kiteguye urugamba nta kabuza. Mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukuboza, Minisiteri y’Ingabo yahamagaye abahoze mu Ngabo bazwi ku izina ry’Inkeragutabara ngo basubire mu gisirikare. Iki ni igikorwa gikorwa mu bihugu byo hirya no hino iyo ari igihe cy’intambara cyangwa se imyiteguro yayo.

Ni mu gihe kandi no ku ruhande rwa Uganda naho ngo ariko bimeze kuko Minisiteri y’Ingabo y’iki gihugu yahamariye urubyiruko rufite kuva ku myaka 17 kuzamura kwihutira kwinjira mu gisirikare. Muri iki gihugu ho ngo ni n’akarusho kuko uwemeye kwinjira ahabwa ibihumbi 10 by’amashiringi ku ikubitiro.

“Kuzamura abasirikare mu ntera bya hato na hato bifite icyo bivuze”

Kuva uyu mwaka watangira iyi ni inshuro ya gatandatu Kagame azamuye abasirikare benshi mu ntera. Inzobere mu bya Gisikare zikaba zivuga ko kuzamura umusirikare mu ntera , ari uburyo bukoreshwa n’umugaba w’ingabo w’ikirenga hagamijwe kwiyegereza abasirikare cyangwa se kubikundishaho, ariko ufite icyo ugamije, bikaba bikorwa by’umwihariko mu gihe igihugu kiri mu bihe bidasanzwe cyangwa kiri mu myiteguro y’urugamba.

Kuri uyu wa 17/12/2021 Kagame yazamuye abasirikare 460 bazamuwe mu ntera bavanwa ku ipeti rya Major bahabwa irya Lieutenant Colonel. Ku rundi ruhande, 472 bari bafite ipeti rya Captain bahawe irya Major.

Abasirikare bato barimo bane bari bafite ipeti rya Warrant Officer II bane bahawe irya Warrant Officer I.

Ba Sergeant Major 14 bagizwe Warrant Officer II mu gihe ba Staff Sergeant icumi bo bahawe ipeti rya Sergeant Major. Ku rundi ruhande ba Sergeant 225 bo bahawe ipeti rya Staff Sergeant.

Ba Corporal 2.836 bahawe ipeti rya Sergeant mu gihe ba Private 12.690 bahawe ipeti rya Corporal.

Tugarutse ku ruhande rw’u Rwanda, amakuru yizewe atugeraho avuga ko iki gihugu cyatumije indege z’intambara zisaga 10 mu gihugu cya Turukiya, muri izo ndege hakaba harimo n’izitagira abaderevu.

Izi ndege zikaba ziyongera ku bindi bikoresho bikaze by’inyambara birimo imodoka ndetse n’ubwato (Bumwe ngo bwarangije gushyirwa mu Kivu ku ruhande rw’Akarere ka Karongi ndetse n’i Rusizi.) utu turere twombi tukaba duhana imbibe na Repuburika ya Demukarasi ya Congo.

Tukivuga kuri izi ndege z’intambara twababwira ko kuri uyu wa gatanu tariki 17 UKuboza 2021, Perezida Kagame ari mu ruzinduko mu Gihugu cya Turikiya, aho yakiriwe na Perezida w’iki gihugu, Recep Tayyip Erdoğan.

Ni mu gihe Uganda nayo iherutse kwereka itangazamakuru ibimodoka bya rutura by’intambara yibitseho. Dore ko inasangamye indege z’intambara kabuhariwe ndetse n’izitagira abaderevu yanakoresheje mu kurasa kuri ADF muri iyi ntambara yatangiye

Impinduka mu Rwanda zirakomanga /Hakenewe RUKOKOMA itari inama y’Umushyikirano

Kabale-Uganda: Umusirikare w’u Rwanda yafashwe ahunga bagenzi be!

$
0
0

Yanditswe na Arnold Gakuba

Kuri uyu wa 18 Ukuboza 2021, amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko umusirikare w’u Rwanda uzwi ku izina rya Ndagijimana yafatiwe ku butaka bwa Uganda, mu karere ka Kabale, maze abaturage bakamwambura imbunda. 

Uwo musirikare w’u Rwanda witwa Ndagijimana, ufite nimero y’umirimo 112574, akaba yaraturutse mu birindiro biri ahitwa Nyamicucu, mu karere ka Burera abarizwa muri Alpha Task force ya Batayo ya 17, Brigade ya 501, Divisiyo ya 2 y’ingabo z’u Rwanda (RDF) iyobowe na Gen Brig Jean Bosco Rutikanga. Iyi Diviziyo ibarizwa mu Majyaruguru y’u Rwanda. Uwo musirikare yinjiye ku butaka bwa Uganda anyuze mu murenge wa Butanda. 

Bivugwa ko abaturage bakimara kubona uwo musirikare bahise bitabaza intwaro gakondo zirimo ibibando, maze bagakurikira uwo musirikare. Nyamara ariko, impamvu uwo musirikare yatorotse igihugu cye ntirasobanuka.

Umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze za Uganda yatangaje ko Ndagijimana yagoswe n’abaturage maze bakamwambura intwaro. Yabanje kuba mu maboko y’ubuyobozi bw’ibanze butegereje kumushyikiriza ingabo za Uganda (UPDF). Magingo aya, ikinyamakuru “Chimpreports” kirarangaza ko Ndagijimana yashyikirijwe ubuyobozi bwa Diviziyo ya 2 y’ingabo za Uganda ikorera Kampala.

Bivugwa ko Ndagijimana yari akurikiwe n’itsinda ry’abasirikare b’u Rwanda kugeza ubwo yinjiriye muri Uganda. Abayobozi ba Uganda babajijwe iby’uwo musirikare, babwiye itangazamakuru ko iki ari ikibazo gikomeye cy’umutekano, si amakuru yo gutangaza. Nyamara ariko, n’ubwo abasirikare b’u Rwanda bahora bacunga umupaka w’icyo gihugu na Uganda, benshi muri bo bakunda kwambuka umupaka baje muri Uganda gushaka ibiryo, itabi ndetse n’inzoga.

Polisi ya Uganda itangaza ko Ndagijimana yasanganywe imbunda ya AK47 n’amasasu 27. Gusa yemeza ko igihe yafatwaga nta mpaka yateye cyangwa ngo ashake gushyamirana. 

Ibi si ubwa mbere bibaye muri ako gace. Muri 2019 nabwo, abasirikare b’u Rwanda binjiye ku butaka bwa Uganda ku buryo butazwi, bikaba byaratumye 2 muri bo bahasiga ubuzima. 

Abasirikare b’u Rwanda basanzwe bavogera imipaka wa Uganda barangiza bagasubira mu Rwanda.

Ikindi kandi, kuva 2019, Abasirikare ba RDF bo muri Divisiyo ya 2 ikorera mu majyaruguru y’u Rwanda bagaragaye mu bikorwa byinshi byo kwica no gushimuta abagande baturiye umupaka, nk’uko byagaragajwe n’amasanduku y’abishwe maze nyuma imirambo yabo ikoherezwa muri Uganda. 

Minisiteri ya Uganda ifite ingabo mu nshingano zayo yamaganye kenshi ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda byo kuvogera ubusugire bwa Uganda, cyane cyane ko izo ngabo z’u Rwanda zasagariye abaturage b’inzirakaremgane kugeza n’ubwo zambura ubuzima bamwe. Abakora ibi bikorwa bakaba bakagombye gushyikirizwa ubutabera. Nyamara ariko, Leta ya Kigali ntibikozwa nk’aho yaba ibyihishe inyuma.

Ibikorwa bitandukanye byo kwica, no gushimuta abagande baturiye umupaka w’icyo gihugu n’u Rwanda ntibyahwemye gukorwa kuva muri 2016, umwaka igihugu cy’u Rwanda cyatangiye kwikoma Uganda kivugako yaba itera inkunga abatavuga rumwe na Leta ya Kigali bashaka guhirika ubutegetsi mu Rwanda. 

Ikibazo cy’umutekano muke ku mupaka w’u Rwanda na Uganda, ariko cyane cyane giterwa n’ingabo z’u Rwanda, gihangayikishije cyane abaturage baturiye uwo mupaka. Nyuma y’uko ubukungu bwabo bukomwa mu nkokora no gufunga umupaka kuva 2019.

DR Congo: Umukuru w’Igipolisi ati: “Igipolisi cy’u Rwanda ntikigeze cyemererwa kwinjira mu bihugu cyacu”

$
0
0

Yanditswe na Arnold Gakuba

Kuri uyu wa 18 Ukuboza 2021, amakuru dukesha “Radio Okapi” aravuga ko Komiseri w’Igipolisi cya DR Congo, Dieudonné Amuli Bahigwa, yatangarije itangazamakuru ko nta gipolisi cy’u Rwanda kiri muri DR Congo. Yagize ati: “Nta mupolisi n’umwe w’u Rwanda uri ku butaka bwa DR Congo. Polisi ya DR Congo niyo yonyine irimo gukora imirimo yayo yo kurinda no gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo“. 

Dieudonné Amuli Bahigwa yatangarije itangazamakuru ko nta bubasha afite bwo gushyira umukono ku mazezerano yo kwemerera ingabo z’ikindi gihugu kwinjira ku butaka bwa DR Congo. 

Mu munsi ishize, Dieudonné Amuli Bahigwa yari yagiye i Kigali mu butumwa nk’umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Akarere ry’Abakuru b’igipolisi cy’Afrika yo Hagati, umwanya ariho kuva mu Kwakira 2021.  

Nyamara ariko, ku mbuga nkoranyambaga, hagaragaye inkuru nyinshi zivuga ko Dieudonné Amuli Bahigwa yagiye i Kigali gushyira umukono ku masezerano yemerera igipolisi cy’u Rwanda kwinjira muri DR Congo. Ukuri kwe rero, ni uko ibyo nta byabaye. Aremeza ko igipolisi cya DR Congo gikomeje inshingano zacyo gihabwa n’itegekonshinga. 

Yongeyeho ko, kugeza ubu, igipolisi cya DR Congo gishoboye kurangiza inshingano zacyo zo kurinda abantu n’ibyabo. Yagize ati: “Magingo aya, ntidukeneye indi nkunga ngo turangize inshingano duhabwa yo kurinda abaturage ba DR Congo. Nta na gato, ibyo ni ikinyoma cyambaye ubusa. Ibyo mbabwira ni ukuri kw’imvaho, ibyo ntabwo twigeze tubikomozaho“. 

Dieudonné Amuli Bahigwa yasobanuye ko Polisi y’igihugu cy’u Rwanda (RNP) ndetse na Polisi y’igihugu cya DR Congo (PNC), kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Ukuboza 2021, zashyize umukono ku mazezerano y’ubufatanye agamije kunoza umutekano ku mipaka y’ibihugu byombi (Rwanda-DR Congo).

Ayo masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono i Kigali ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda (RNP) hagati ya Komiseri Mukuru Dieudonné Amuli Bahigwa na mugenzi we w’u Rwanda, Dan Munyuza, nk’uko urubuga rwa polisi y’u Rwanda rubitangaza.

Aya makuru yatangajwe na Dieudonné Amuli Bahigwa, Komiseri wa Polisi ya DR Congo akaba yaje gukuraho urujijo rw’amakuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu binyamakuru, cyane cyane ibikorera mu Rwanda. Turibaza impamvu, zimwe mu nzego z’u Rwanda zibifashijwemo n’itangazamakuru, zaba zarayobeje uburari bw’amasezerano yashyizweho umukono nk’uko bimaze gushyirwa ahagaragara. Ese ni iki cyihishe inyuma y’iryo gorofanura ry’ibiteganijwe mu masezerano yashyizweho umukono? 

Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda rishyigikiye Umushinga wa INGABIRE Victoire na Bernard NTAGANDA

$
0
0

Urwandiko rw’inzira ruganisha u Rwanda ejo hazaa heza, ni umushinga wa politiki ukwiye gushyigikirwa.

Tariki ya 11/12/2021, Ishyaka Ishema ry’u Rwanda ryitabiriye inama yahuje amashyaka n’amashyirahamwe ku butuire bwa Ingabire na Ntaganda baganira kuri uwo mushinga.

Twiyemeje kuwushyigikira kuko dusanga wazanira igihugu cyacu amahoro arambye. Chaste GAHUNDE, visi perezida w’ishyaka arabidusobanurira.


TWASUYE IMPUNZI ZIRI MU INKAMBI YA MEHEBA MURI ZAMBIYA

$
0
0

Mu kwezi gushize umuyobozi w’umuryango Bamukunde Fondation yasuye impunzi ziri mu nkambi ya Mehaba kugirango arebe uko imfashanyo woherereje abana ngo bige yarabagiriye akamaro no kugirango harebwe ubuzima babayeho kugirango hamenyekane imfashanyo bakeneye cyane cyane kubyerekeranye n’uburenzi bw’aba bana.

AMERIKA: Imiryango irimo uwa Rusesabagina irahatira leta kugira icyo ikora kugira ngo ababo bafungiwe mu mahanga barekurwe!

$
0
0

Yanditswe na Erasme Rugemintwaza

Itsinda ry’imiryango ryahamagariye ubuyobozi bwa Biden gushyira igitutu ku mahanga kugira ngo arekura ababo bafunzwe kandi bafashwe bunyago, mu mahanga.

Joey Reed wahoze ari Umusirikare urwanira mu mazi, akaba n’inararibonye mu kuzimya inkongi y’umuriro, aharanira ubudacogora irekurwa ry’umuhungu we Trevor Reed wafatiwe i Moscou mu 2019, akaba yarakatiwe imyaka icyenda y’igifungo.

Ku wa kabiri, imiryango myinshi ya Texas, harimo n’abavandimwe b’uwabaye Umusirikare urwanira mu mazi ukomoka i “Fort Worth”, Trevor Reed, bateraniye inyuma y’uruzitiro rwa Perezidanze ya Amerika (White House) bahamagarira ubuyobozi bwa Biden kugarura iwabo ababo ndetse n’abandi bafungiwe mu Burusiya, Venezuwela, Rwanda, Siriya n’ahandi. .

Joey na Paula Reed, ababyeyi ba Trevor Reed, bavuze ko hashize iminsi irenga 150 bemerewe kuvugana n’umuhungu wabo mu Burusiya. Trevor Reed yafatiwe i Moscou muri Kanama 2019 nyuma yo guterana amagambo yasinze mu birori, akaba akatiwe igifungo cy’imyaka icyenda; ambasaderi wa Amerika mu Burusiya akaba yaravuze ko “bitumvikana”.

Uko bihagaze muri Dallas News

Abayobozi ba Leta zunze ubumwe za Amerika bavuze ko Reed na Paul Whelan, nawe wahoze mu ngabo zirwanira mu mazi bamaze igihe bafungiwe mu Burusiya, bashinjwa ibinyoma, bikaba bishoboka ko ari urwitwazo rwo kubafata bugwate kugira ngo babe iturufu ryifashishwa babagurana n’intasi z’Uburusiya zafatiwe muri Amerika. Mu kwezi gushize, Reed yakoze imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara, yamagana ifungwa rye no kuvutswa uburenganzira bwe.

Se ati: “Afite kunanuka bikabije, afite inkorora ihoraho kuva yarwara COVID”. “Turatekereza ko afite ikibazo cy’impyiko. Kandi afite, murabizi, ububabare bw’umugongo buhoraho n’umutwe udakira, kandi nta miti ahabwa.”

Aba Reeds bavuze ko imyigaragambyo inyuma y’uruzitiro rwa “White House”, yateguwe n’Umuryango Amer Fakhoury Foundation, uharanira inyungu zo kurwanirira abahohotewe mu buryo butemewe n’iyicarubozo.

Bavuze kandi ko bahuye n’abayobozi ba guverinoma n’abadepite i Washington, barimo uhagarariye Texas August Pfluger, R-San Angelo, Umuyobozi w’itsinda ry’abake mu nteko ishinga amategeko Kevin McCarthy, R-Calif., na Senateri ukomoka muri Texas. John Cornyn, wagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo gusaba ko abo muri Texas bafungiye mu mahanga barekurwa. Umuryango wa Reeds wahuye na Cornyn ku wa gatatu.

Amaherezo, Joey Reed yavuze ko intego yabo nyamukuru ari uguhura na Perezida Joe Biden – by’umwihariko kubera, nk’uko Paula Reed yabivuze, hejuru yo kuba urwanira mu mazi, Trevor yari umwe mu bashinzwe umutekano wa perezida , alaba yararinze Camp David igihe Perezida Barack Obama na Visi Perezida Biden bari bariyo .

Joey Reed ati: “Umugabo ushinzwe ububanyi n’amahanga ni Perezida wa Amerika, ni we ufata icyemezo.” “Turifuza kuvugana na shebuja wa ba shebuja.”

Ku wa kabiri (14 Ukuboza 2021) Umuryango wa Reeds siwo wonyine wigaragambirije hanze ya White House. Indi miryango ibiri yo muri Texas nayo yari ihari isaba irekurwa ry’abanyamuryango babo bafungiye mu mahanga.

Anaïse na Carine Kanimba bavuze ko abategetsi b’u Rwanda bafunze se, Paul Rusesabagina, intwari ya Hotel Rwanda akaba yarahawe umudari wa Perezida w’ubwisanzure, akurikiranyweho ibinyoma. Uyu muryango utuye i San Antonio kuva mu 2009 kandi Rusesabagina ukomoka mu Rwanda, aka yemerewe gutura muri Amerika.

Rusesabagina yatawe muri yombi muri Kanama umwaka ushize [2020], akurikiranyweho iterabwoba, gutwika no kwica. Ba Kanimba bavuze ko ibyo se aregwa ari ibinyoma kandi ko babona ko se ari muri gereza kubera kurwanya byimazeyo guverinoma ya perezida w’u Rwanda umaze igihe kirekire, Paul Kagame.

Anaïse Kanimba yagize ati: “Turizera ko Amerika ishobora kubona igisubizo kuri iki kibazo, niba ishaka kukibona”.

Aba bavandimwe bashimiye Cornyn n’uhagarariye Amerika, Joaquin Castro, D-San Antonio, cyane cyane ku bw’imbaraga bagize mu gushyigikira irekurwa rya Rusesabagina.

Hanze kandi ya “White House” hari Austinite Frank Denman, wavuze ko umuhungu we wahoze ari Umusirikare wambara ingofero y’icyatsi, Luke Denman, yafungiwe muri Venezuwela mu buryo butemewe, afunganwa na mugenzi we Airan Berry mu gihe cy’umwaka n’igice.

Muri Kanama 2020, Denman na Berry bakatiwe igifungo cy’imyaka 20 kubera uruhare bakekwaho kuba baragize mu gitero cyatsinzwe cyari kigamije guhirika perezida wa Venezuela Nicolás Maduro.

Denman ati: “Imbaraga zacu za mbere kwari ukugira ngo guverinoma yacu imenye ko abaturage bacu badafunzwe mu buryo bwemewe n’amategeko.” “Kugeza vuba aha, nta gikorwa na kimwe cyakozwe
na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. ”

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ariko, isa nkaho yongeye gusuzuma ikibazo cy’umunyamakuru ukomoka kuri Texas washimuswe Austin Tice. Biteganyijwe ko nyina wa Tice azahura n’umujyanama w’umutekano w’igihugu Jake Sullivan ku wa gatanu (17 Ukuboza 2021).

Tice wakoraga mu bitangazamakuru byinshi bikomeye, birimo Washington Post na CBS News, yashimuswe ubwo yataraga amakuru ku ntambara y’abenegihugu muri Siriya ku ya 14 Kanama 2012.

11 bashinjwa kugambirira gusenya inyubako muri Kigali bafunzwe iminsi 30 y’agateganyo

RDC: Imyigaragambyo y’abamagana igipolisi cy’u Rwanda i Goma yaguyemo abantu

$
0
0

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Guhera ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 19 Ukuboza 2021 i Goma muri Repuburika ya Demukarasi ya Congo hari kubera imyigaragambyo yamagana ko Polisi y’u Rwanda yakandagiza ikirenge muri icyo gihugu, abasaga 3 bakaba bahasize ubuzima barimo umupolisi naho abandi 10 barakomereka barimo abapolisi 2.

Mu masaha ya mugitondo imihanda minini, amashuri, amasoko, amavuriro, amaduka n’inyubako zikorerwamo ubucuruzi butandukanye mu Mujyi wa Goma, uhana imbibi n’akarere ka Rubavu mu burengerazuba bw’u Rwanda byafunzwe kubera imyigaragambyo.

Uwaduhaye amakuru yavuze ati “Ibintu bimeze nabi ubu nta n’umucoracora ‘Abajya kuzana ibicuruzwa biciriritse’ w’umunyarwanda ushobora kwibeshya ngo ajye i Goma. Agace ibintu bimeze nabi cyane ni muri Majengo muri Teritwari ya Nyiragongo hano hino i Goma mu mujyi naho bari kwigaragambya ariko polisi ndetse n’abasirikare baryamiye amajanja.”

Yakomeje ati “Uko amasaha agenda yicuma niko ibintu biri kugenda birushaho kuba bibi, mu kanya nahoze mbona n’abaturage biganjemo abifite bari kwambuka bahungira i Gisenyi.”

“Intwaro gakondo n’iza kizungu ziri gukoreshwa mu myigaragambyo”

Amakuru atugeraho yemeza ko uru rubyiruko ruri mu myigaragambyo rufite intwaro gakonda ndetse ngo harimo n’abafite imbunda ndetse na grenade bambuye abapolisi ba Leta. Hari impungenge ko izi nsoresore zishobora gutizwa umurindi n’imitwe yitwaza ibirwanisho iri mu Burasirazuba bwa Congo ibintu bikaba bibi.

Tariki ya 13 Ukuboza 2021 nibwo havuzwe amakuru ko Polisi ya Repuburika ya Demukarasi ya Congo yasinyanye amasezerano na Polisi y’u Rwanda, yemerera abapolisi b’u Rwanda kujya kubungabunga umutekano i Goma ifatanyije na polisi y’iki gihugu. Polisi ya Congo yahakanye iby’ayamakuru.

Komiseri Mukuru wa Polisi ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (PNC), Dieudonné Amuli Bahi, yatangaje ko igihugu cye gifite abapolisi b’abanyamwuga bafite ubuhanga n’ubushobozi bwo kurinda umutekano w’igihugu cyabo, ahakana yivuye inyuma ko nta mupolisi w’u Rwanda iri muri Congo.

Yaravuze ati “Igipolisi cy’igihugu cya Congo gishoboye gusohoza neza inshingano kandi abapolisi barashobora kurinda abaturage babo. Nta mupolisi, w’ahandi waza gucunga umutekano i Goma.”

N’ubwo uyu muyobozi yatangaje ibi nyuma y’uruzinduko yari akubutsemo mu Rwanda, igiteye impungenge abaturage ni uko batazi mu by’ukuri ibikubiye mu masezerano igipolisi cyabo giherutse gusinyana n’icy’u Rwanda.

Umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu muri Congo, Jacques Sinzahera, yabwiye Radio y’abadage, DW ati “Abaturage batangiye gucyeka ko hazinjira abapolisi bo mu Rwanda bazaza kurinda Goma niyo mpamvu urubyiruko rwo mu majyaruguru ya Kivu muri rusange ruvuga ko rwanze aya masezerano yakorewe mu Rwanda binyuranyije n’Itegeko Nshinga ryacu. Niba dushaka kuzana ingabo z’amahanga tugomba kugisha inama abaturage.”

Martin Fayulu utavuga rumwe na Leta yatangaje ko iyi myigaragambyo ayishyigikiye dore ko ari no mu bashishikarije abanye-congo kwamagana ko polisi y’u Rwanda ikandagiza akarenge (mu buryo bweruye) ku butaka bwa Congo.

Fayuku avuga ko abanye-congo bamagana ingabo z’amahanga ku butaka bwabo, agashyira mu majwi n’ingabo za Uganda ziri muri icyo mu gikorwa kiswe icyo kurwanya intagondwa za ADF zifite ibirindiro muri Beni na Ituri.

Perezida Kagame arabarizwa mu Bufaransa

RIB yemeje ko Barafinda yasubijwe i Ndera.

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru arimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zihuriraho abanyarwanda benshi kuva mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa mbere rishyira kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Ukuboza 2021, ni avuga ku ijyanwa na Polisi y’u Rwanda rya Barafinda Sekikubo Fred wigeze gushaka kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika mu Rwanda mu matora yo mu 2017 ariko ntiyemererwa kwiyamamaza.

Amajwi yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga y’umufasha wa Barafinda ari we Louise Mukantaho, yumvikana avuga ko umugabo we ajyanywe n’abambaye imyenda ya gipolisi nyuma yo kumara umwanya bagose urugo rwabo ndetse ngo bakaba binjiye bamaze guca urugi dore ko bo ngo bari banze gufungura.

Amajwi y’umugore wa Barafinda mwayumva hano hasi:

 

Ibi bikaba ari ibintu bitangaje kuba Polisi yakoresha ingufu zingana kuriya kuko bitigeze bimenyekana ko yaba yarabanje guhamagaza Barafinda ntiyitabe cyangwa hakaba hari ibimenyetso bifatika by’uko yaba yari abangamiye umutekano.

Urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangarije ikinyamakuru igihe.com kiri hafi y’ubutegetsi ko Barafinda Sekikubo Fred yasubijwe mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe i Ndera kugira ngo yitabweho n’abaganga kuko yari yongeye kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi.

Nabibutsa ko Barafinda mu minsi yashize yajyanywe ku ngufu n’abashinzwe umutekano mu bitaro byita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe i Ndera aho yasohotse nyuma y’amezi yemeza ko yahawe imiti yahungabanyije ubuzima bwe ndetse ikanamutera umubyibuho udasanzwe. Kurekurwa kwe n’ibyo bitaro bikaba bivugwa ko byaturutse ku gitutu byashyizweho na bamwe mu banyamahanga babitera inkunga.

Hari abakeka ko Barafinda yaba yazize ubutumwa bwifuriza abanyarwanda umwaka mushya amaze iminsi atanze.

Mushobora kubwumva hano hasi:

 

Kigali: “Kujya muri Bus, mu Nsengero no mu Kabari ugomba kuba warikingije Covid-19”

$
0
0

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zikaze by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali zijyanye no kwirinda icyorezo cya Covid-19, abajya mu modoka zitwara abagenzi rusange mu Tubari mu Nsengero no muri za Kiliziya bagomba kuba barikingije iki cyorezo ku buryo bwuzuye (Barahawe inkingo ebyiri).

Ibyemezo byatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe tariki ya 19 Ukuboza 2021, bije nyuma y’ibyari byashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021.

Muri aya mabwiriza mashya, Leta yavuze ko “Imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali zigomba gutwara gusa abagenzi bikingije Covid-19 mu buryo bwuzuye, abajya n’abava mu Mujyi wa Kigali nabo bagomba kuba barikingije ku buryo bwuzuye.”

Ni mu gihe kandi “Utubari twemerewe gukora twakira 50% by’ubushobozi bwatwo, ndetse tukanafunga saa mbili z’ijoro (8:00 pm) ariko abagana utwo tubari bagomba kuba barikingije Covid-19 ku buryo bwuzuye. Insengero zose zo mu Mujyi wa Kigali zategetswe kwakira 30% by’ubushobozi bwazo, ndetse abantu bose bakaba barikingije mu buryo bwuzuye.”

Abafite utubari na za Resitora batangiye kubogoza

Bamwe mu bafite utubari na za resitora mu Mujyi wa Kigali, bavuze ko izi ngamba zije kubahombya zikazakiza bamwe.

Hari uwavuze ati “Izo ngamba ntituzanze, ikibazo dufite nuko zije kuduhombya zikazakiza bamwe. Ubu hari abagiye kwibasirwa bacibwe amande business zabo zifungwe ngo bakiriye abantu batikingije ku buryo bwuzuye. Mu gihe hari ahandi uzajya ujya ugasanga abari kuhanywera cyangwa kuharira nta n’urukingo na rumwe bafashe. Turabimenyereye ingamba nk’izi zigendana na munyumvishirize.”

Leta yavuze ko ibi byemezo byashyizweho hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima, hagamijwe kurushaho gukumira ikwirakwira rya Covid-19, cyane cyane muri iki gihe cy’iminsi mikuru. 

“Twakingiwe ku ngufu twigiriye gusenga”

Bamwe mu bakirisitu bo mu madini n’amatorero atandukanye, kuri iki cyumweru ngo bahawe urukingo rwa Covid-19 ku gahato babasanze aho basengera.

Hari uwatubwiye ati “Narabyutse njya gusenga uko bisanzwe ku cyumweru ngeze ku rusengero nsanga hari abapolisi n’urubyiruko rw’abakorerabushake barambwira ngo ninyure hariya (bamwereka aho anyura) nti ese ko munyujije hano kandi nari ngiye gusenga bati genda babanze barebe ko wikingije corona. Nahise mbabwira ko ntikingije baravuga ngo ningende bankingire nti ndacyababitekerezaho sindafata icyemezo cyo kwikingiza.”

Yakomeje ati “Nagiye guhindukira ngo nsubire inyuma umupolisi aba ankubise urushyi arambwira ngo sintere intambwe isubira inyuma nuko aranshorera ndagenda barankingira barangije baravuga ngo nintahe nyuma y’ibyumweru bitatu bazankingira urwa kabiri mbone kwemererwa gusubira mu rusengero. Navuga ko nakingiwe ku ngufu kandi sinjye gusa twari benshi.”

Tukivuga kuri aba baturage bakingiwe ku ngufu, twavuga ko hari n’abandi bavuga ko bahawe urukingo rwa mbere inshuro ebyiri mu gihe hari n’abatubwiye ko bakingiwe ku buryo bwuzuye ariko bakaba barabujijwe kujya mu mirimo yabo kubera ko ntaho byanditse ko bakingiwe.

Hari uwatubwiye ati “Urukingo rwa kabiri barumpereye muri Gare ya Nyabugogo mu kwezi kwa 10, ariko mu gitondo natunguwe no kujya ku kazi muri Hotel[…]bakanga ko ninjira ngo sinakingiwe mu buryo bwuzuye. Naberetse ubutumwa nahawe kuri telephone bamaze kunkingira barabwanga ngo muri machine bambuze. Ngaho nimubwire ukuntu nzikingiza urukingo rwa kabiri inshuro ebyiri kugirango mbone uko nsubira mu kazi?.”

Undi ati “Nikingije urukingo rwa mbere mu kwezi kwa cyenda, ejo bundi nagiye kwikingiza urwa kabiri baravuga ngo ntaho byanditse ko nakingiwe urwa mbere bahita bongera bankingira urwa mbere. Nsigaye ngenda mu nzira numva ndi igisenzegeri.”

Icyegeranyo cyasohowe na Human Right Watch mu ntangiriro za 2021, kivuga ko uburenganzira bwa muntu mu Rwanda buhonyangwa hitwajwe iyubahirizwa ry’ingamba zo kwirinda covid-19.

Icyo gihe, Lewis Mudge ushinzwe ibikorwa bya HRW muri Afurika yo hagati, yavuze ko ibikorwa byo kutubahiriza uburenganzira bwa muntu mu Rwanda bikomeje kwiyongera muri iki gihe cy’icyorezo kandi ko byibasira abanyantege nke cyangwa se abatajijutse.

Yaravuze ati “Igikomeye ubu ni uko nubwo hari icyorezo kinafite ingaruka zikomeye, nubwo hafashwe ingamba zigamije ibyiza ariko hari gukoreshwa ‘ukuboko kw’icyuma’ mu kuzubahiriza. Igitangaje rero ni uko abantu bazahaye cyane kurusha abandi, kandi bashobora no kwibasirwa na Covid-19, ari na bo bazahajwe cyane n’uko ‘kuboko kw’icyuma”.


Abdul Rashid Hakuzimana yajuririye urukiko asaba gufungurwa by’agateganyo.

$
0
0

Kuri uyu wa kane, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse urubanza rw’umunyampolitiki Abdul Rashid Hakuzimana uregwa ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside, no gukurura amacakubiri mu Banyarwanda.

Abdul Rashid Hakuzimana yajuririye urukiko asaba gufungurwa by’agateganyo.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika i Kigali mu Rwanda, Eric Bagiruwubusa yakurikiye iby’uru rubanza ategura iyi nkuru.

 Kagame akina n’imbwa ze ati “Umuryango wanjye nanjye tubifurije iminsi mikuru myiza

$
0
0

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Ukuboza 2021, Perezida Kagame yahawe urw’amenyo n’abatari bacye nyuma yo gushyira kuri Twitter amafoto ye akina n’imbwa ze, akayaherekeresha amagambo yifuriza abantu iminsi mikuru myiza.

Kuri ayo mafoto abiri, Kagame agaragara arimo gukina agapira na nyakabwana ze ebyiri akunze kuvuga ko akunda cyane.

Amaze gushyira aya mafoto kuri Twitter yanditse ati “Umuryango wanjye, nanjye tubifurije iminsi mikuru isoza umwaka myiza. Njyewe nayitangiye neza.”

Nyuma y’aya magambo bamwe bahise batangira kumuhata ibibazo, abandi bibaza ukuntu avuze ngo ‘Njye n’umuryango wanjye’ ku mafoto hakagaragara we n’imbwa ze.

Hari uwanditse ati “You and your family or your dogs? Musaza nawe uradutuburiye pe. Anyway ibihe byiza nawe, ariko uriya mwaka wegure kuko utugejeje aho umwanzi nawe yumirwa.”

Undi ati “Iyo uvuga uti njyewe imbwa n’imbwa zanjye tubifurije iminsi mikuru myiza.”

Si ibi gusa kandi kuko ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye abantu barasa n’abacitse ururondogora bamwe bavuga ko perezida wabo yisanishije n’abanyamahanga batanga urugero kuri Perezida wa Amerika Joe Biden, ukunze kwifotozanya n’imbwa ze zo mu bwoko bwa German Shepherds.

Abanenga Kagame, bavuga ko atari akwiriye kwifotozanya n’imbwa yifuriza abanyarwanda n’abandi iminsi mikuru myiza kuko imbwa ntacyo zisobanuye mu muco nyarwanda.

Hari uwanditse ati “Ibi ni agasuzuguro n’umurengwe ukabije. Imbwa ntacyo zisobanuye mu muco nyarwanda simbona impamvu yo kuza kuzirata hano. Washatse kwigana Joe Biden wifotozanya n’imbwa ye Major? Hhh wowe ntibikubereye kuko uyu si umuco nyarwanda ahubwo ni urwiganwa ni ico uzanye iwacu i Rwanda.”

Abandi nabo bati ubonye iyo yifotozanya n’inka cyangwa umuryango we ko aribyo bifite igisobanuro gikwiye ku muntu uri mu mwanya nk’uwe.

Amahugurwa y’abacamanza yasubitse bwa kabiri urubanza rwa Jado Castar

$
0
0

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Urubanza rwa Bagirishya Jean De Dieu uzwi ku mazina ya ‘Jado Castar’ rwasubitswe ku nshuro ya biri kubera ko abacamanza bari mu mahugurwa.

Uyu mugabo wahoze ari Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB) kuri uyu wa Kane tariki 23 nibwo yagombaga kuburana ubujurire mu Rukiko rukuru, ariko urubanza ntirwabaye kubera ko abacamanza bari mu mahugurwa.

Ku wa 13 Ukwakira 2021 ni bwo urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka ibiri, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ubwo Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yari mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabereye i Kigali hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil batujuje ibisabwa.

Ibi bikaba byaratumye U Rwanda rwakuwe mu irushanwa ndetse na FRVB ihagarikwa amezi 6 y’agateganyo mu gihe Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyballl ku Isi (FIVB) irimo gukora iperereza neza.

Jado Castar yahise ajuririra ngo igihano yahawe n’urukiko ngo gisubikwe, yagombaga gutangira kuburana mu bujurire tariki ya 6 Ukuboza, 2021 ariko urubanza rurasubikwa nyuma y’uko umucamanza atabonetse, urubanza rwimurirwa tariki ya 24 Ukuboza 2021 ariko nabwo ntirwabaye bitewe n’uko abacamanza bagomba kuruburanisha bari mu mahugurwa, rukaba rwimuriwe tariki ya 28 Mutarama 2021.

Ubwo yatabwaga muri yombi tariki 20 Nzeri 2021, yashinjwe ko mu gihe cyo gushaka aba bakinnyi yanditse ubutumwa bwerekana ko Perezida w’Ishyirahamwe rya Volleyball muri Brésil yamusubije kandi atari byo. Abo bakinnyi ni Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes.

Icyo gihe Brésil yohereje abakinnyi ariko ntiyahita itanga ibaruwa isobanura niba nta gihugu na kimwe bakiniye nka rimwe mu mabwiriza yagenwe n’Ishyirahamwe rya Volleyball ku Isi (FIVB) mu gihe abakinnyi bagiye gukinira igihugu bavukamo.

Mu gutinda guhabwa ibaruwa yemeza ko abakinnyi nta gihugu bakiniye, Jado Castar yishyize mu mwanya wa Perezida w’Ishyirahamwe rya Volleyball muri Brésil asubiza yohereza ubutumwa nk’uwemeza ko nta mpamvu bafite yababuza gukinira u Rwanda.

Aba bakinnyi bakiniye u Rwanda ku nshuro ya mbere nyuma yo kugera i Kigali muri Kanama uyu mwaka, ni bo bagaragajwe nk’abakinnyi batujuje ibisabwa mbere y’umukino rwari rugiye guhuramo na Sénégal ku wa 16 Nzeri 2021.

Nyuma y’aho aya manyanga avumburiwe, Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball muri Africa ryafashe umwanzuro w’uko irushanwa risozwa hatarimo ikipe y’u Rwanda kuko yahise isezererwa.

Jado Castar yemereye urukiko ko icyaha yagikoze ariko akavuga ko yumvaga biri mu nyungu z’igihugu kugira ngo kibone abakinnyi ku gihe ndetse cyitware neza mu mikino cyari cyakiriye.

Yavuze ko ibyo yakoze byose “yabitewe no gukunda igihugu’’ kuko atashakaga ko kibura amahirwe kandi cyarakiriye imikino.

Icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano akurikiranyweho gihanishwa igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw, ariko Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwamukatiye igifungo cy’ imyaka ibiri.

Isomwa ry’urubanza rwa Jean Baptiste Mugimba uregwa jenoside ryasubitswe

$
0
0

Urugereko rw’urukiko rukuru rukorera i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwasubitse isomwa ry’urubanza rwa Jean Baptiste Mugimba.

Mugimba ashinjwa kuyobora inama yiswe iya ‘comité de crise’ (inama nyobozi yo mu bihe bidasanzwe) yo ku itariki ya 8/4/1994, ngo yakorewe kwa Mugimba igacura jenoside, igakora intonde z’abatutsi bagombaga kwicwa, igashyiraho za bariyeri no gutanga intwaro muri Nyakabanda i Kigali.

Urukiko rwasobanuye ko iryo subika ryatewe n’umwe mu bacamaza b’inteko yaburanishije urwo rubanza uherutse kuzamurwa mu ntera ubu akaba abarizwa mu rukiko rw’ubujurire.

Mugimba woherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’Ubuholandi muri 2016 akurikiranyweho ibyaha bya jenoside ubushinjacyaha buvuga ko yakoreye mu gace ka Nyakabanda mu mujyi wa Kigali, bumusabira igihano cy’igifungo cya burundu. We arabihakana agasaba kurekurwa.

Ubwanditsi bw’urugereko rw’urukiko rukuru rukorera i Nyanza bwabwiye BBC ko icyemezo cyo gusubika isomwa ry’urubanza rwa Jean Baptiste Mugimba cyamenyeshejwe ababuranyi bose hifashishijwe ikoranabuhanga ry’urukiko.

Bamenyeshwa kandi ko isubikwa ritewe n’uko umwe mu bacamanza bari mu nteko yaburanishije urwo rubanza aherutse kuzamurwa mu ntera n’inama y’abaminisitiri akajyanwa mu rukiko rw’ubujurire kandi ko atarasimburwa.

Mu iburanisha ry’ubushize mu kwezi kwa 11, Jean Baptiste Mugimba, w’imyaka 64, yari yasabiwe n’ubushinjacyaha igihano cy’igifungo cya burundu ngo kubera uruhare rwe muri jenoside cyane cyane mu gace ka Nyakabanda mu mujyi wa Kigali.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bwasesenguye inyandiko yavuye mu rukiko Gacaca rwa Rwezamenyo yagaragaje ko uwo Mugimba Jean Baptiste ari we wayoboye iyo nama ubwe kandi iwe mu rugo.

Buvuga ko ubuhamya bwatanzwe bugaragaza ko Mugimba yari mu Nyakabanda tariki 8/4/1994, mu gihe we avuga ko yari arwaye, ubundi ko atari ahari.

Mbere ya jenoside, Jean Baptiste Mugimba yakoraga muri Banki nkuru y’u Rwanda akaba n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’ishyaka CDR riregwa kuba ryarigishije urwango rwagejeje ku ihigwa n’iyicwa ry’abatutsi.

Muri urwo rubanza, abunganira Mugimba ari bo Me Gatera Gashabana na Me Barangondoza Jean Damascène bavuze ko ubuhamya bw’uwiswe Dam nta gaciro bwakagombye guhabwa kuko bigaragara ko atavugisha ukuri.

Bavuga ko ibyo yavuze imbere y’ubushinjacyaha, ubugenzacyaha n’imbere y’urukiko, binyuranye n’ibyo yavuze mu rukiko Gacaca rwa Rwezamenyo mu mujyi wa Kigali. Bari basabye ko ubwo buhamya bwateshwa agaciro n’urukiko rugategeka ko Jean Baptiste Mugimba agirwa umwere agafungurwa.

Urukiko Gacaca rwa Rwezamenyo ntirwigeze rukatira Mugimba, ahubwo rwari rwamutegetse kwishyura miliyoni 34 z’amafranga y’u Rwanda nyuma yo kumuhamya uruhare mu busahuzi no kwangiza imitungo. Gusa mbere y’uko urubanza rwe rutangira mu rugereko rw’urukiko rukuru, iki cyemezo cyabanje kuvanwaho n’urwo rukiko.

Umwanditsi mukuru w’uru rukiko yavuze ko hataramenyekana indi tariki uru rubanza ruzasomerwaho, ko byose bizaterwa n’igihe uwo mucamanza azasimburirwa.

BBC

DR Congo: Igihugu cya 7 kinjiye muri Muryango w’Afrika y’Iburasirazuba (EAC)

$
0
0

Yanditswe na Arnold Gakuba

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Ukuboza 2021, hateranye Inama ya 18 idasanzwe y’abakuru n’ibihugu bigize Umuryango w’Afrika y’Iburasirazuba (EAC) yabereye kuri murandasi. Inama yitabiriwe na ba perezida Yoweri Museveni (Uganda), Uhuru Kenyata (Kenya), Samia Suluhu Hassan (Tanzaniya) na Paul Kagame (Rwanda). Muri iyo nama, perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yahagarariwe na Visi Perezida Prosper Bazombanza naho uwa Sudani y’Amajyepfo Salva Kiir ahagararirwa na  Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya EAC Deng Alor Kuol. Ku murongo w’ibyugwa hariho ingingo ebyiri:  gusuzuma umwanzuro kuri raporo yatanzwe n’Inama y’Abaminisitiri b’uwo muryango yerekeranye no kwemera ubusabe bwa DR Congo bwo kwinjira muri EAC no guhindura ingingo irebana n’umubare w’abagomba kwitabira inama kugirango iterane .

Amakuru dukesha ikinyamakuru “Chimpreports” aremeza ko DR Congo yemerewe kwinjira muri EAC. Nyuma yo kuyemerera, iyo nama yasabye Inama y’Abaminisitiri b’uwo muryango gutangira no gusoza imishyikirano na DR Congo ijyanye n’iryo yemerwa maze ikazashyikiriza raporo inama y’abakuru b’ibihugu b’uwo muryango itaha. Iyo nama Kandi yanasabye umunyamabanga mukuru wa EAC gukora raporo ku mpinduka z’ingingo y’amasezerano ya EAC ijyanye n’umubare w’abagomba kwitabira inama kugirango iterane. 

Ku itariki ya 20 Ukuboza 2021, Ministiri wa Uganda ushinzwe ibikorwa bya EAC, Rebecca Kadaga, yavuze ko Inama y’Abaminisitiri yari yemeje imbanzirizamushinga yo kwemerera DR Congo muri EAC yagombaga gushyikirizwa abakuru b’ibihugu ngo bayemeze, none ikaba yahawe umugisha. Ikinyamakuru “Chimpreports” kikaba cyemeza ko cyari cyabonye iyo mbanzirizamushinga, kandi ko mu bisabwa bigera ku icumi, birindwi muri byo RD Congo yari ibyujuje ngo yemerejwe kwinjira muri EAC. Uwo mwitozo ukaba waratangijwe na perezida Felix Tshisekedi, ku ya 25 Kamena 2021, i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nyuma yo gutangiza uwo mwitozo, itsinda ry’igenzura ryakoreye uwo murimo i Kinshasa kuva 26 Kamena kugera 5 Nyakanga 2021, hagamijwe kureba niba DR Congo yujuje ibisabwa, biteganywa n’ingingo ya 3 igika cya 2 y’amasezerano ya EAC, ikubiyemo ibisabwa kugirango ikindi gihugu cyemererwe kwinjira muri uwo muryango. Inama idasanzwe y’abaminisitiri ya 44 yabaye ku ya 22 Ugushyingo 2021 ikaba yaremeje ibyavuye muri Komisiyo y’igenzura, akaba aribyo byashingiweho n’Inama y’Abakuru b’ibihugu yemerera DR Congo kwinjira muri EAC. 

Bimwe mu byibanzweho harimo amategeko ariho kuri DR Congo, imishinga na za porogaramu DR Congo ifitanye n’ibindi bihugu byari bigize EAC ndetse n’inyungu DR Congo ifite mu kuba umunyamuryango wa EAC. Bimwe mu byo Inama y’Abaminisitiri yasabye ni uko DR Congo yahuza politiki zayo n’iya EAC. 

Umunyamabanga mukuru wa EAC, Dr. Peter Mathuki, yavuze ko DR Congo ifite abaturage bagera kuri miliyoni 90, iri akaba ari isoko rinini kandi icyo gihugu kikaba gifiye byinshi byo gushoramo imari. Yagize ati: ” DR Congo niyinjira muri EAC izafungura inzira ihuza inyanja y’Abahinde n’inyanja y’Atlantika, ndetse n’imikoranire y’ibihugu bikize n’ibikennye maze byongere ubukungu mu karere.” Icyiyongera kuri ibyo ni uko DR Congo yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’ibihugu bitanu mu bigize EAC. 

Ese ibiganiro bizibanda kuki?

Mu bizibandwaho cyane mu biganiro harimo ibijyanye n’amahoro n’umutekano, ururimi ndetse n’amategeko. Kuba DR Congo yemerwe kwinjira muri EAC, bishobora gutuma Igifaransa kiba ururimi rwa gatatu rw’uwo muryango nyuma y’Icyongereza n’Igiswahili. 

Ibiganiro bizareba kandi niba DR Congo yujuje ibisabwa n’amasezerano ya EAC ndetse n’urugendo rwo kwinjira muri uwo muryango. Bimwe mu bisabwa harimo gukurikiza amasezerano ya EAC, kwemera amahame mpuzamahanga y’imiyoborere myiza, Demokarasi, kugendera ku mategeko, kubahiriza uburenganzira bwa muntu no gushyigikira ubufatanye mu karere n’ubwuzuzanye hagati y’ibihugu bigize EAC. Mu bindi harimo kugendera ku bukungu bushingiye ku isoko rusange ndetse n’umwanya DR Congo ifite muri EAC haba mu buhahirane, ubukungu, umutungo kamere n’ibindi.

Ingingo ya 12 y’amasezerano ya EAC iteganya ko ibihugu byose bigize umuryango bigomba kwitabira inama kandi byose bikemerera igihugu gishya kwinjira muri uwo muryango. Ku bw’amahire rero, nta gihugu cyabuze mu nama kandi nta nicyanze ko DR Congo yinjizwa muri EAC. 

Ubufatanye

DR Congo yemerewe kwinjira muri EAC iba ibaye igihugu cya karindwi nyuma ya Uganda, Kenya, Tanzanira, Burundi, Rwanda na Sudani y’Amajyepfo.

Umuyobozi wa EAC akaba na perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yagize ati: “Mu by’ukuri, abishyize hamwe nta kibananira kugeraho”. Yashimangiye ko kwinjira muri EAC bifite intego ikomeye yo kuzana impinduka mu bukungu no mu mibereho myiza. 

Mu magambo yabo, ba perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzaniya na Paul Kagame w’u Rwanda n’abo bifurije ikaze DR Congo mu muryango ndetse banishimira ubufatanye bwiza b’ibihugu biwugize DR Congo izungukiramo. 

Viewing all 10370 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>