Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10370 articles
Browse latest View live

Umwaka wa 2021 usize nkuru ki muri RDF?

$
0
0

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Muri uyu mwaka wa 2021 ntawabura kuvuga ko ingabo z’u Rwanda zaranzwe n’ibikorwa bitandukanye byazisize icyasha mu maso y’abanyarwanda ndetse n’amahanga kabone n’ubwo hari n’ibindi bikorwa bitandukanye zakoze.

Mu bikorwa byasize icyasha igisirikare cy’u Rwanda twavuga  nk’abasirikare bashinjwaga gusambanya abagore ku ngufu mu maso y’abagabo babo bakanasahura abaturage mu Karere ka Gasabo muri Kangondo ya II, ibi byaha bakoze muri Werurwe 2020, babihanaguweho n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare Tariki  01 Ukuboza 2021 ngo kubera ko habuze ibimenyetso bihagije byo kubashinja.

Nubwo aba basirikare bahanaguweho ibyaha n’Urukiko, ntibivuze ko ibyaha bashinjwaga batabikoze, ibi bikaba byarasize icyasha ingabo z’u Rwanda mu maso ya rubanda n’amahanga.

Muri uyu mwaka kandi humvikanye inkuru zitandukanye z’abaturage barashwe n’ingabo z’u Rwanda by’umwihariko mu ntara y’iburengerazuba mu Karere ka Rubavu.

Mu barashwe harimo abaturage bivugwa ko babaga bavuye kuzana ibicuruzwa muri Repuburika ya Demukarasi ya Congo.

Ingabo z’u Rwanda zasobanuye ko aba bashwe babaga bashatse kuzirwanya. Iyi mvugo ariko isa n’imaze kurambirana mu matwi y’abanyarwanda kuko bitumvikana ukuntu umuturage uri imbokoboko (Udafite intwaro cyangwa ikindi kirwanisho) yarwanya umusirikare ufite intwaro.

Tukivuga ku byasize icyasha RDF kandi ntitwakwibagirwa igikorwa ingabo  zakoze cyo kuvogera ubutaka bwa Congo mu kwezi k’Ukwakira 2021, zikagera mu birometero 5Km  ahitwa Bihumba muri teritwari ya Nyiragongo, abaturage bagakwirwa imishwaro.

Iki gikorwa cyashyuhije umutwe abaturage bo muri Congo ndetse no ku mbuga nkoranyambaga bamwe bashinja ingabo z’u Rwanda ubushotoranyi no kutagira ubunyamwuga.

Hagati aho ariko ntitwabwibagirwa kubabwira ko muri uyu mwaka wa 2021, ingabo z’u Rwanda zabonye ikiraka cyo kujya kurwanya intagondwa za Kisilamu zari zarayogoje intara ya Cabo Delgado mu gace ka Mocimboa da Praia.

Kagame yasabye abo mu nzego zishinzwe umutekano kurangwa n’ubunyamwuga

Mu butumwa bwifuriza abasirikare n’abandi bakozi ba RDF ndetse n’izindi nzego z’umutekano, Kagame yabasabye kurangwa n’ubunyamwuga bagashyira imbere gukunda igihugu no kucyitangira.

Perezida Kagame yatangaje ubu butumwa mu itangazo ryashyizwe ku mugaragaro na Minisiteri y’Ingabo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 30 Ukuboza 2021.

Ubu butumwa buragira buti “Mu izina rya Guverinoma, Abaturarwanda no mu izina ryanjye bwite, ndifuriza abasirikare n’abandi bakozi ba RDF ndetse n’izindi nzego z’umutekano n’imiryango yanyu, iminsi mikuru myiza n’umwaka mushya muhire w’uburumbuke. Ndashaka kubashimira ku muhate wanyu mu gushyira mu bikorwa inshingano zanyu zitandukanye zo kurinda abaturarwanda mu mwaka wa 2021, umwaka waranzwe n’ibibazo bitandukanye haba imbere mu gihugu no mu mahanga.”

Yakomeje agira ati “Nubwo habayeho izo ngorane zose harimo n’icyorezo cya Covid-19, mwakomeje kwitanga murangajwe imbere n’ubunyamwuga. Igihugu cyacu kirabishimiye.” Ati “Mfashe uyu mwanya ngo nshimire cyane by’umwihariko abari mu nshingano zitandukanye mu mahanga ahaba abagiye mu butumwa bushingiye ku masezerano y’ibihugu n’abari mu butumwa bwo kurinda amahoro.”

Yakomeje ati “Kuba muri kure y’imiryango yanyu by’umwihariko muri ibi bihe by’iminsi mikuru, ni ikimenyetso kidasanzwe cy’umuhate wanyu n’ubwitange bigamije amahoro n’umutekano ku Mugabane wacu n’ahandi. Igihugu cyose kirabashimira.”

Yasoje ubu butumwa abasaba “Gukomeza kurangwa n’indangangaciro zituranga no gukomeza umuhate uturanga nk’Abanyarwanda[…]muzirikana indahiro mwarahiye yo gukorera u Rwanda n’Abanyarwanda mu bushishozi kugira ngo muhorane icyizere cy’abaturage bacu n’inshuti zacu.”


IJAMBO RISOZA UMWAKA WA 2021: Mme Victoire INGABIRE UMUHOZA.

UN yasabye Niger kwisubiraho ku cyemezo cyo kwirukana Abanyarwanda boherejwe na IRMCT

$
0
0

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwasabye Leta ya Niger kubahiriza ibikubiye mu masezerano bagiranye ubwo icyo gihugu cyemeraga kwakira abanyarwanda umunani boherejwe muri iki Gihugu nyuma yo kurangiza ibihano bari barakatiwe n’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha rwabahamije Jenoside, ikisubiraho ku cyemezo yafashe cyo kubirukana ku butaka bwayo.

Tariki 27 Ukuboza 2021, Minisitiri w’ubutegetsi bw’imbere mu gihugu no kwegereza abaturage ubuyobozi muri Niger, Adamou Hamadou Souley yahaye abanyarwanda umunani iminsi irindwi ngo babe bavuye ku butaka bw’icyo gihugu banabuzwa burundu uburenganzira bwo kuhaba.

Abo banyarwanda ni Zigiranyirazo Protais, Major Nzuwonemeye Francois, Lt Col Nteziryayo Alphonse, Lt Col Muvunyi Tharcisse, Ntagerura André, Lt Col Nsengiyumva Anatole, Mugiraneza Prospère na Capt Sagahutu Innocent barimo abasanzwe ari abere ku cyaha cya jenoside naho abandi bakaba bararangije igifungo cyabo muri gereza y’icyahoze ari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR/TPIR) i Arusha muri Tanzania.

Mu ibaruwa dufitiye kopi, Umucamanza Joseph E. Chiondo Masanche, wagenwe na Perezida w’Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, Umucamanza Carmel Agius yandikiye ubuyobozi bwa Niger tariki 31 Ukuboza 2021, yabasabye Leta ya Niger kubahiriza ibikubiye mu masezerano bagiranye uko byakabaye, bakisubiraho ku cyemezo cyo kwirukana aba banyarwanda ku butaka bwa Niger.

Leta ya Niger ivuga ko yafashe iki cyemezo yisunze zimwe mu ngingo z’itegeko nshinga yongeraho byakozwe ku mpamvu za dipolomasi.

Me Hamadou M. Kadidiatous wunganira aba banyarwanda mu mategeko, tariki 29 Ukuboza 2021, yandikiye Minisitiri w’Intebe wa Niger, amwereka ingingo zitandukanye z’amategeko zirengagijwe mu gufata icyemezo cyo kwirukana aba banyarwanda.

Hari aho yavuze ati “Amasezerano Leta ya Niger yagiranye na UN tariki 15 Ugushyingo 2021 avuga ko Niger ibaha ibyangombwa bibaranga nk’abatuye igihugu mu buryo buhoraho […] Leta ya Niger yemereye abo bantu barangije ibihano uburenganzira bwa burundu bwo gutura butaka bwayo no kubaha ibyangombwa bibaranga mu gihe cy’amezi atatu azakurikiraho.”

Yakomeje agaragaza ko muri ayo masezerano leta ya Niger itakoherereza cyangwa ngo isubize mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose abantu barekuwe [bavugwa muri aya masezerano] cyangwa babaye abere u Rwanda cyangwa iyindi Leta ngo babe baburanishwa ku byaha nk’ibyo baburanishijwe muri ICTR.

Uyu munyamategeko yakomeje agaragaza ko nta mpamvu n’imwe Leta ya Niger yagaragaje yatumye yisubiraho ku masezerano yari yagiranye na UN ubwo yemeraga kwakira aba banyarwanda barangije ibihano.

Yakomeje avuga ko kubaha iminsi irindwi ngo babe bavuye ku butaka bwa Niger kandi nta cyangombwa na kimwe bafite kibemerera kuva muri icyo gihugu, ari uguhohotera uburenganzira bwa muntu no kwirengagiza nkana amasezerano iyi Leta yagiranye na UN.

Me Hamadou M. kadidiatous yagaragaje ko icyemezo cyo kwirukana aba basaza bari hagati y’imyaka 60 na 83 ku butaka bwa Niger kinyuranije n’itegeko nshinga ry’iki gihugu ryo ku itariki 25 Ugushyingo 2010 hamwe n’andi masezerano yo kurengera ikiremwamuntu iki gihugu cyashyizeho umukono, avuga ko Leta igomba gukingira no kwita ku bageze mu zabukuru baba ari abenegihugu cyangwa abanyamahanga bari ku butaka bwa Niger.

Yakomeje agaragaza ko icyemezo cyafashwe na Leta ya Niger kidahindutse, aba banyarwanda bakoherezwa mu Rwanda bashobora kuzahura n’akaga gakomeye nk’abahoze mu buyobozi bwa Leta yatsinzwe ndetse ko bazakorerwa iyicarubozo kuko iki gihugu kikibafata nka ba ruharwa bakoze jenoside kandi bararangije ibihano bahawe n’Urukiko.

Agasaba Minisitiri w’Intebe wa Niger akaba n’umukuru wa Guverinoma y’iki gihugu kwisubiraho ku cyemezo cyo kwirukana aba banyarwanda.

Kubera iki aba banyarwanda basabwe kuva ku butaka bwa Niger?

Bari boherejwe i Niamey mu murwa mukuru wa Niger hakurikijwe amasezerano iki gihugu cyagiranye na ONU mu kwezi kwa cumi na kumwe, nyuma yo kumara imyaka bacumbikiwe na ONU i Arusha.

Tariki ya 13 Ukuboza 2021, Ambasaderi w’u Rwanda muri ONU Valentine Rugwabiza yabwiye akanama k’umutekano ka ONU ko “u Rwanda rutunguwe no kuba rutaramenyeshejwe na Niger cyangwa urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe na ICTR, ibyo kwimurirwa muri Niger kw’Abanyarwanda 8 mu 9 bari bari i Arusha.”

Rugwabiza yasabye ko u Rwanda ruhabwa ibisobanuro by’uburyo abo banyarwanda bimuriwemo muri Niger, uko bazahaba n’uzatanga amafaranga yo kubabeshaho.

Icyo gihe yaravuze ati “Twizeye ko Niger izakora inshingano yayo yo gutuma nta n’umwe muri abo bantu 9 ukoresha ubutaka bwayo mu bikorwa byo guhungabanya umutekano byagize uruhare mu mutekano mucye no kutagira ituze kw’akarere k’ibiyaga bigari mu gihe cy’imyaka za mirongo ishize.”

Inkuru yasohotse muri Jeune Afrique tariki 29 Ukuboza 2021, ivuga ko UN yari yijeje Niger ko Leta y’u Rwanda itazateza ikibazo iki gihugu nikiramuka cyakiriye aba banyarwanda.

Ibi siko byagenze kuko aba banyarwanda bakimara kwakirwa na Niger, bitashimishije na gato Leta ya Kigali, igahita itangira gusakuza isaba ibisobanuro.

Ubutumwa bwa Kagame busoza umwaka bwamaze umunota umwe n’amasegonda 47!

Niger: Uwunganira abirukanywe avuga ko bagiye no kwiyambaza urwego rw’ikirenga rw’ubutegetsi mu gihugu

$
0
0

Igihe ntarengwa cy’iminsi irindwi yo kuhava leta ya Niger yari yahaye Abanyarwanda umunani bahimuriwe bakuwe muri Tanzania cyageze, umwunganizi wabo mu mategeko avuga ko bagiye kujuririra icyemezo cyo kubirukana.

Mu kiganiro na BBC Gahuzamiryango kuri uyu wa mbere ari muri Niger, Hamadou Kadidiatou yavuze ko bagiye “kumenyesha Minisitiri w’intebe” wa Niger iby’itegeko ry’umucamanza wo mu rwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha za ONU (IRMCT).

Abo birukanwe barimo abasanzwe ari abere naho abandi bakarangiza igifungo cyabo muri gereza y’icyahoze ari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR/TPIR) i Arusha muri Tanzania. Bahoherejwe mu kwezi kwa cumi na kabiri, nyuma yo kumara imyaka bacumbikiwe na ONU i Arusha.

Abo ni Protais Zigiranyirazo (muramu w’uwari Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana), François-Xavier Nzuwonemeye, Alphonse Nteziryayo, Tharcisse Muvunyi, André Ntagerura, Anatole Nsengiyumva, Prosper Mugiraneza na Innocent Sagahutu. Bahoze mu myanya yo hejuru mu butegetsi no mu gisirikare mu Rwanda mbere no mu gihe cya jenoside.

Madamu Kadidiatou yabwiye BBC Gahuzamiryango ko bagiye no kwiyambaza urwego rw’ikirenga rw’ubutegetsi mu gihugu (le Conseil d’État) barumenyeshe ko “urundi rwego rusumbya ububasha inzego za Niger rwahagaritse ishyirwa mu bikorwa” ry’icyo cyemezo.

Ku itariki ya 31 y’ukwezi kwa cumi na kabiri, umucamanza wo mu rugereko rw’i Arusha Joseph E. Chiondo Masanche yategetse Niger kureka kwirukana abo Banyarwanda bahimuriwe no gutuma bakomeza kuba ku butaka bwayo, hashingiwe ku masezerano y’impande zombi, kugeza hafashwe umwanzuro wa nyuma kuri ikibazo.

Yanasabye Niger ko mu gihe kitarenze iminsi 30 iba yatanze ibisobanuro byanditse ku mpamvu yatumye ifata icyo cyemezo, no ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo kubimura.

Leta ya Niger ivuga ko icyemezo cyo kubirukana yagifashe ku “mpamvu za dipolomasi [umubano n’amahanga]”.

Kuri uyu wa mbere, minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Niger ntiyasubije ku busabe bwa BBC Gahuzamiryango bwo kugira icyo ibivugaho.

U Rwanda rwamaganye iyoherezwa muri Niger ry’abo Banyarwanda, ruvuga ko rwizeye ko Niger izakora ku buryo nta n’umwe muri bo “ukoresha ubutaka bwayo mu bikorwa byo guhungabanya umutekano byagize uruhare mu mutekano mucye no kutagira ituze kw’akarere k’ibiyaga bigari mu gihe cy’imyaka za mirongo ishize”.

Leta y’u Rwanda inavuga ko yiteguye kubakira iwabo, ariko mu cyumweru gishize Innocent Sagahutu yabwiye BBC Gahuzamiryango ko we na bagenzi be badashaka gusubira mu Rwanda muri iki gihe kubera impungenge ku mutekano wabo.

Inkuru dukesha

Umunyamakuru Didier Bikorimana wa BBC Gahuzamiryango

Agashya mu Rwanda: Guhamagara icyarimwe abinjira mu Inkeragutabara n’Igisirikare!

$
0
0

Yanditswe na Arnold Gakuba

Ubusanzwe ibihugu byinshi bigira igice cy’ingabo ziba mu buzima busanzwe ariko ziteguye kujya ku rugamba biramutse bibaye ngombwa arizo bita “reserve force“. Icyo gice cy’ingabo gishyirwaho kugirango igihugu gikoreshe ingengo y’imari itari nyinshi mu gihe cyaba kitari mu ntambara. Mu Rwanda ho bazise “Inkeragutabara“. Iri jambo mu Kinyarwanda rikaba risobanura “guhora witeguye kwitabira urugamba“.   

Ubundi kuba Inkeragutabara bivuga ko wagombye kuba waratojwe igisirikare cyangwa warigeze kuba umusirikare. Ibiri gukorwa mu Rwanda ariko byo ni bishya: gutoza abantu ngo abantu/Abasivili ngo binjire mu Inkeragutabara. Ubundi mu Rwanda, ingabo ziteguye kunganira abasirikare mu gihe cy’urugamba zitwaga “abareservistes” cyariho na mbere ya 1994, ariko babaga ari abasirikare barangije kontaro zabo kandi batarengeje imyaka runaka y’ubukure, badafite indwara kandi batirukanywe mu gisirikare, bakaba n’indakemwa mu mico no mu myifatire.

Ariko kuri Leta ya Paul Kagame siko bimeze, yo yaba ifite umugambi w’uko umunyarwanda wese yaba umusirikare, kwinjiza urubyiruko mu Inkeragutabara bikaba byaba ari ukuzuza uwo mugambi. Ibyo byagaragariye no mu gushyirwaho imitwe itandukanye yahawe imyitozo ya gisirikare ikorera mu gihugu imbere – yiswe amazina atandukanye – aho abanyarwanda b’ingeri zitandukanye. Kwinjiza urubyiruko mu Inkeragutabara, byafatwa  nk’aho ari umutwe wundi wa gisirikare ku rwego rwa “Rwanda Defence Force -RDF”. Bityo, mu minsi mike ishize, urubyiruko rutarengeje imyaka 35 (abagifite ingufu), bahamagariwe ndetse banashishikarizwa kwinjira muri uwo mutwe w’Inkeragutabara. Ese ibi bigamije iki? Ni iki cyihishe inyuma yo kongera umubare w’abanyarwanda babarizwa mu gisirikare cyangwa bahabwa imyitozo ya gisirikare? 

Nk’uko byagiye bigaragara mu myaka yashize, kuva Paul Kagame yafata ubutegetsi bw’u Rwanda, ku ruhembe rw’umuheto, abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bagiye bahabwa imyitozo ya gisirikare, haba mu buryo buzwi ndetse n’ubutazwi. Usibye ingabo z’u Rwanda (Rwanda Defence Force-RDF) n’Igipolisi cy’u Rwanda (Rwanda National Police-RNP) nk’inzego z’umutekano zizwi kandi zisangwa no mu bihugu byinshi cyangwa byose by’isi, Leta ya Paul Kagame yo yagiye yishyiriraho izindi nzego/imitwe ya gisirikare n’umutekano mu rwego rwo kongera umubare w’abanyarwanda bahawe imyitozo ya gisirikare, dore ko burya igihugu kigira umubare ntarengwa w’abasirikare kiba cyemerewe. N’ubwo ibyo Paul Kagame we atabikozwa, kuko we ahora mu irengayobora cyangwa adakangwa no kwica amategeko mpuzamahanga.

Nyuma y’Igisirikare n’Igipolisi, hashyizweho “Local Defence Force – LDF” izwi ku izina ry’ “abalokodifensi” baje gusimbuzwa DASSO (District Adminsitration Security Support Organ). Uyu akaba ari utwe wahungese abanyarwanda kuva washingwa kugera na n’ubu. Mu mwaka wa 2000, Human Rights Watch ikaba yarasohoye raporo yerekanye ukuntu “Local Defence Force – LDF” yishe abaturage b’inzirakarengane, ihohotera abantu, yiba ibya rubanda ndetse inabakorera ibyamfurambi. Lokodefensi zikimara gusimburwa n’abadaso, imikorere yakomeje kuba imwe kugera magingo aya. Benshi bemeza ko ari umutwe ushinzwe guhungeta abaturage, dore ko ari umwe muyo abambari ba Paul Kagame bakoresha ngo bahungabanye umutekano wa rubanda. 

Nyuma y’iyo mitwe izwi twavuze haruguru, hari indi mitwe idakunze kuvugwa cyangwa itazwi na benshi nayo igamije kwinjiza abanyarwanda bose mu gisirikare rwihishwa. Twavugamo nk’abakada ba RPF (RPF Cadres). Aha turashaka kuvuga cyane abaherewe imyitozo i Ndego, aho benshi mu bayobozi n’abanyeshuri barangizaga za Kaminuza banjyanwaga bagahabwa imyitozo ya gisirikare na politiki mu gihe kiri hagati y’amezi umunani n’icumi. Ese aho abo nabo ubu ntibaba babarizwa mu nkeragutabara? 

Twibutse ko guhera mu mwaka wa 1999, abanyeshuri ba za Kaminuza n’amashuri makuru y’u Rwanda bajyanywe ku ngufu mu ngando zagiye zimara mu mezi atari munsi y’abiri, aho bahabwaga imyitozo ya gisirikare na politiki. Kuva icyo gihe kugeza na n’ubu, ibyo biracyakorwa. Ese abo nabo ntibagiye kuzinjizwa mu  Nkeragutabara? 

Ibindi byiciro by’abanyarwanda byagizwe abasirikare ku ngufu twavuga ni byinshi, dore ko bimwe bitanazwi. Reka twirebere, mu buryo bwimbitse uko ubu noneho abanyarwanda barimo guhamagarirwa kwinjizwa ku mugaragaro mu Inkeragutabara. Ese ni iki cyihishe inyuma yo gushaka kugira umunyarwanda wese umusirikare?

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF), bwatanze amahirwe ku basivile bifuza kwinjira mu mutwe w’Inkeragutabara, bugaragaza inyungu zihabwa abari muri urwo rwego, zirimo gufashwa kubona imirimo mu miryango yo mu karere u Rwanda ruherereyemo cyangwa se mpuzamahanga, hashingiwe ku bushobozi bw’umuntu. Kuki abasiviri binjizwa mu gisirikare, mu bahoze ari abasirikare? Ese ibyo bizahura, bizahuzwa bite? Hagamijwe iki?

Mu itangazo RDF yanyujije ku rukuta rwa Twitter kuri uyu wa 24 Ukuboza 2021, yagaragaje ko uretse guhabwa amahirwe yo gukorera igihugu, abazinjira mu Nkeragutabara bazafashwa kugira ubumenyi bwihariye mu mashami ateganywa na Minisiteri y’Ingabo kandi bemererwe kwiga mu mashuri y’igisirikare cy’u Rwanda.

Inkuru dukesha ikinyamakuru kiri hafi ya Leta ya Kigali igihe.com, yo ku wa 24 Ukuboza 2021, iratwereka uburyo RDF ihamagarira abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, kwinjira mu Inkeragutabara. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara baravura bati:  Abazinjira mu mutwe w’Inkeragutabara bazajya bahembwa umushahara n’ibindi byose bagenerwa mu gihe bari mu myitozo no mu gihe bahamagawe kuza mu kazi bingana n’ibyo abasirikare bari mu kazi ka buri munsi bahabwa bari ku rwego rumwe.” Aya magambo adutera kwibaza byinshi. Ni irihe tandukaniro rizaba riri hagati y’Inkeragutabara n’igisirikare? Ese ko hahamagawe n’ubundi  abasore n’inkumi bifuza kwinjira mu gisirikare n’igipolisi, ni iyihe mpamvu kandi bashaka no kwinjiza abandi mu Inkeragutabara?

Ubundi ibi byo gutoza abantu bakajya muri “reserve force” bibaho mu bihugu bifite icyo bita serivisi ya gisirikare “militaire service”, aho muri bimwe na bimwe biba ari itegeko ko buri wese wujuje ibisabwa agomba guca mu gisirikare imyaka runaka nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye cyangwa kaminuza.

Ku bireba u Rwanda nk’igihugu gikennye kandi gisanganywe abasirikare benshi barenze ubushobozi bwacyo ndetse n’abagihozemo benshi, twabifata nko gushaka kugira buri wese umusirikare “Militarisation Process” igamije ubushotoranyi no gukanga abaturanyi cyangwa kubaka abacanshuro bo kujyana mu ntambara zimeze nk’ubucuruzi “business” Paul Kagame arimo ashoramo u Rwanda n’abanyarwanda. Twavuga nka Mozambique, Centrafrique, RD Congo ndetse n’ahandi. 

Mu gihe Uganda na DR Congo byishyize hamwe ngo birwanye umutwe wa ADF ufite ibirindiro mu burasirazuba bwa DR Congo, ukaba wigamba ko ariwo wateye ibitero by’ubwiyahuzi byahitanye inzirakarengane mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala, kandi ukaba warabujije umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo, Paul Kagame we arimo gukora ibishoboka byose ngo yongere umubare w’abasirikare mu gihugu cye. 

NIGER-ONU-RWANDA: Loni yategetse Nijeri gusubika Itegeko ryirukana abanyarwanda 8

$
0
0

Yanditswe na Erasme Rugemintwaza

Ni intambara ikomeye hagati y’Umuryango w’Abibumbye (LONI) n’abanyamuryango bayo Nijeri n’u Rwanda. Intambara irimo ubuhanga bwa diporomasi n’amategeko aho gutsindwa bisa nk’aho bitemewe. Ese birava he bikagana he muri iyi nkundura ya diporomasi n’amategeko irebana n’Abanyarwanda 8 Nijeri ihatira kuva ku butaka bwayo bamazeho ibyumweru 3 gusa?

Incamake ku kibazo

Ku ya 15 Ugushyingo 2021, Loni na Repubulika ya Nijeri byashyize umukono ku masezerano ajyanye no “kwimura abantu barekuwe cyangwa bagizwe abere n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’u Rwanda (ICTR) cyangwa “Mechanism” mpuzamahanga yahamagariwe gukora imirimo isigaye y’Inkiko mpanabyaha.”

Ingingo ya 1 y’aya masezerano iteganya, mu gika cya 2 ko: “Aya masezerano yerekeye uburyo bujyanye no kwimura abantu bakurikira barekuwe cyangwa bagizwe abere ku butaka bwa Repubulika ya Niger:

1) Jérôme-Clément Bicamumpaka
2) Prosper Mugiraneza
3) Tharcisse Muvunyi
4) Anatole Nsengiyumva
5) André Ntagerura
6) AlphonseNteziryayo
7) François Nzuwonemeye
8) Inzirakarengane Sagahutu
9) Protais Zigiranyirazo

Aba bantu 9 usibye Jérôme-Clément Bicamumpaka wagumye Arusha kubera impamvu z’ubuzima, bageze ku butaka bwa Nijeri ku ya 12/06/2021 bahabwa ibyemezo byo gutura na guverinoma ya Nijeri, nk’abaturage bahoraho, nk’uko Amasezerano abiteganya.
Ariko nyuma y’icyumweru bageze muri Nijeriya, Guverinoma y’u Rwanda, ibinyujije kuri Ambasaderi wayo muri Loni, Madamu Valentine Rugwabiza, ku ya 12/13/2021, yazamuye ikibazo cyo kwimura abo banyarwanda mu kanama gashinzwe umutekano ku isi, avuga ko igihugu cye kitamenyeshejwe iryo yimuka.

Binyuze mu bikorwa bikomeye bya diporomasi, Kigali ibifashijwemo n’Ubufaransa, yatumye habaho Iteka ryo kwirukana aba Rwanda ku butaka bwa Nijeri. Iteka rya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu no kwegereza abaturage ubuyobozi ya Nijeri ryo ku ya 27 Ukuboza 2021, nyuma y’ibyumweru bitatu gusa, ryirukanye aba Abanyarwanda 8 bari bimukiye ku butaka bwayo, hakurikijwe amasezerano. Byatangaje isi yose cyane cyane ko impamvu zatanzwe na Nijeri, -nubwo cyokora yavugishije ukuri- zitagaragara mu masezerano: Impamvu za diplomasi!

Uko ibintu biri

Niger: Kubura ubushishozi

Nijeri yakoresheje amayeri mu kwambara Abanyarwanda 8 impushya zo gutura ku butaka bwayo yabahaye ku bushake, nk’uko amasezerano yasinyanye na Loni yabiteganyaga. Ibi byangiza kwizerwa kwayo nka Leta. Ntibyari ngombwa kuriganya abo bantu, kubikora byerekana ko Nijeri nta mpamvu zifatika yari ifite. Mu kubikora, na none Nijeri yishe Amasezerano kuko ntiyubahirije inzira zashyizweho. Impamvu za diporomasi Nijeri ivuga ntizizwi ariko tuzi ko Iteka ryo kwirukana aba Banyarwanda ari umusaruro wa diporomasi y’u Rwanda binyuze mu Bufaransa kubera inyungu za politiki yo mu Karere. Rero, mu kwemera kugendera ku bitekerezo by’amahanga, Nijeri yongeye gutesha agaciro ubwigenge bwayo.

Ariko ikirushijeho kuba kibi ni ubushake bwayo bwo kwirengagiza inzira ziteganijwe mu masezerano zitanga inzira n’uburyo bwo “Guhindura” amasezerano nk’uko biteganijwe mu ngingo ya 10: “Aya masezerano ashobora guhinduka, nyuma yo kujya inama hagati y’Abayagiranye, kandi bikumvikanwaho mu nyandiko.” Cyangwa ingingo ya 11 ivuga ko “Impaka zose, kutavuga rumwe cyangwa amakimbirane akomoka cyangwa yerekeranye n’aya masezerano azakemurwa ku buryo bw’imishyikirano cyangwa mu buryo bwumvikanyweho.”

Ikinyamakuru Jeune Afrique cyo ku ya 29 Ukuboza 2021, cyanditse ko uruhande rwa Nijeri rwerekana ko Umuryango w’abibumbye wijeje Niamey ko u Rwanda rutazagira icyo ruvuga ku kibazo cyo kwimura. Icyakora, nyuma yuko aba Banyarwanda bageze mu gihugu cya Nijeri, bivugwa ko Kigali yatangaje ko itishimiye. Umwe mu bayobozi bo muri Nijeri yagize ati: “Dufata ko Loni yatuyobeje. Ubu rero birareba Loni kubashakira aho baba.”

Aha bikaba bigaragaza ikibazo cya guverinoma ya Nijeri mu gufata ibyemezo. Ubusanzwe, icyemezo icyo aricyo cyose gisaba gushyira ku munz ibyiza n’ibibi no gusesengura ingaruka zose zishobora kugikomokaho. Umuryango w’abibumbye ntiwashoboraga kwiyumvisha ububi bwa Leta y’u Rwanda mu gushaka gushyira mu gihirahiro aba Abanyarwanda bimuwe, ahubwo Nijeri yo yashoboraga rwose gutekereza kuri iyi myitwarire ishoboka y’inshuti yayo u Rwanda!

Kigali mu gushyashyana

Ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bufite kandi buzahora bufite inyota yo gufata mpiri Abanyacyubahiro b’ubutegetsi bwahiritswe nayo. Ibi bisa nk’aho biri muri kamere muntu: gushaka kwereka abatsinzwe ko batsinzwe! Ariko Kigali irahirimbana muri iki kibazo ku bw’impamvu zindi ziremereye.

Mu by’ukuri bamwe basanga icyifuzo cy’u Rwanda kuri aba Banyarwanda atari ukubagarura mu gihugu cyabo bisanzwe, ahubwo ubutegetsi bwa Kagame burashaka kubakoresha kugira ngo bashimangire inkuru zabwo, harimo iby’itegurwa rya Jenoside, tutibagiwe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Yuvenali yabaye imbarutso ya Jenoside mu Rwanda.

Ubuhamya bw’ubuhimbano, bavugishwa aba bantu kugira ngo barengere amagara yabo, bwashimangira inkuru z’ubutegetsi bwa Kagame. Ibi bintu byombi, itegurwa rya Jenoside n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, nibyo guverinoma ya FPR-Inkotanyi ishyira imbere kuko bitera impaka zikomeye zituma Umuryango mpuzamahanga utabona ibintu kimwe, ndetse hafi ya byose bigashinjwa FPR-Inkotanyi. Ibi rero bitera intugunda Leta ya Kagame.
Ngiyo intego mbi irimo gutuma Leta ya Kigali ishyashyana, ikora ibishoboka byose kugira ngo abo Banyarwanda bagarurwe mu Rwanda. Inzira zose zatuma Kagame yigarurira abamurwanya, cyane cyane abanyacyubahiro bo mu butegetsi bwa Habyarimana, uko zaba zimeze kose ni nziza. Bityo Kigali ikaba iherutse gutangiza ubukangurambaga ikoresheje umuzindaro wayo Tom NDAHIRO. Ku rubuga rwe rwa twitter, usangaho ubutumwa buvuga kuri Major Ntuyahaga wagaruwe i Kigali nyuma yo kurangiza ibihano yakatiwe n’Ububiligi.

Twabibutsa ko Majoro Ntuyahaga yagaruwe i Kigali, ku gahato, atabyemera kugira ngo umunsi umwe, mu bihe nk’ibi, abe urugero rwo kureshya amahanga ngo ajye nyohereza nakarangije ibihano. Majoro Ntuyahaga rero ni nk’igico, umutego wo kubeshyeshya abantu badafite icyo bazi ku migambi mibisha y’u Rwanda ku bahoze ari abayobozi. Ni gute, mu by’ukuri FPR-Inkotanyi ishobora gushaka gucyura abantu yita abanyabyaha ruharwa batahindutse, isaba ko Nijeri yakwitondera, nk’uko byatangajwe na Madamu Valentine RUGWABIZA? Ese u Rwanda rufite purigatori yo kweza abo bantu rufata nk’abacurabwenge ba Jenoside, bigaragara ko n’ubwo yemejwe ikomeje guteza impaka na nyuma y’imyaka 27; cyangwa rufite itanura ryo kubyaza abantu akari i Murori kugira ngo bashimangire ibyo Leta ivuga?

Mu buryo butunguranye, binyujijwe ku muvugizi wayo Alain MUKURARINDA, Guverinoma y’u Rwanda yemeye, ku ya 29/12/2021 kuri BBC, ko yagize uruhare mu cyemezo cya Nijeri, ariko buri gihe ikagaragaza urugero rwa Major Ntuyahaga wahatiwe kuza mu Rwanda, tuzi impagarara iki kibazo cyateje, yoherejwe n’u Bubiligi.

Loni: Inshingano y’ubutabazi

Amasezerano y’umuryango w’abibumbye yo ku ya 24 Ukwakira 1945 kimwe n’itangazo mpuzamahanga ry’uburenganzira bwa muntu ryo ku ya 10 Ukuboza 1948 ni ibikoresho byiza byo kurengera uburenganzira bwa muntu. Icyakora, ibyo Nijeri yakoze ntabwo binyuranyije gusa n’amasezerano yari yasinye gusa ahubwo binavuguruzanya cyane n’imikorere ya Loni: guharanira uburenganzira bwa muntu. Niyo mpamvu Inkiko z’umuryango w’abibumbye zahise zifata iya mbere kugira ngo zigerageze guhisha akajagari katewe n’Itegeko rya Nijeri ryo kwirukana Abanyarwanda 8.

Bityo, ku ya 30/12/2021, n’ubwo Abakozi ba LONI bari mu kiruhuko cy’umwaka , Perezida w’Urukiko rwa La Haye, Umucamanza Carmel Agius yohereje ku mugaragaro amabwiriza ku Mwanditsi:

“AMABWIRIZA KU MWANDITSI*

KU KIBAZO CYA

_FRANÇOIS-XAVIER NZUWONEMEYE
PROSPER MUGIRANEZA
PROTAIS ZIGIRANYIRAZO_
[…]
DUHAYE AMABWIRIZA UMWANDITSI kugira ngo akomeze gukorana n’inzego zibishinzwe za Nijeri, harimo n’uburyo buteganijwe n’ingingo ya 2 n’iya 11 z’amasezerano, no gufata ingamba zose zikenewe kugira ngo icyemezo cyo Kwirukana, kitabangamira uburenganzira bw’ibanze bw’abantu bimuwe;

DUHAYE AMABWIRIZA UMWANDITSI kugira ngo ajye aduha amakuru mashya uko ibintu bimeze, harimo no gutanga inyandiko rusange hakurikijwe Ingingo ya 31 (B) y’Amategeko uko bikwiye;

DUSABYE UMWANDITSI kugeza Ibyifuzo hamwe n’aya mabwiriza, kimwe n’izindi nyandiko zitangwa ku mugaragaro, zirebana n’iki kibazo, imbere ya “Mechanism”, ku bajyanama bose bemejwe na “Mechanism”, kuri ubu bahagarariye abantu babaye abere cyangwa barekuwe, kimwe n’abandi bafite icyo bakora kirebana n’iki kibazo; na

_DUSABYE Umwanditsi no kohereza ibyifuzo hamwe n’aya Mabwiriza, hamwe
n’izindi nyandiko zitangwa ku mugaragaro, zirebana n’iki kiba ku Biro bishinzwe amategeko by’Umuryango w’Abibumbye._ Muri uru ruhererekane rw’ibokorwa kandi, Umucamanza Carmel Agius, ku ya 30 Ukuboza 2021, yatanze indi nyandiko irebana:

ITEGEKO RIGEZA IBYIFUZO KU MU MUCAMANZA URI MU NSHINGANO KU RUGEREKO RWA ARUSHA

KU KIBAZO CYA

FRANÇOIS-XAVIER NZUWONEMEYE PROSPER MUGIRANEZA PROTAIS ZIGIRANYIRAZO
[…]
TUGEJEJE, hamwe n’iyi nyandiko Ibyifuzo ku Mucamanza Joseph E. Chiondo Masanche.

Twibutse ko Umucamanza Carmel Agius ari Perezida wa La Haye kandi ari we, mu gihe u Rwanda rwazanye iki kibazo mu nama y’akanama gashinzwe umutekano ku ya 13/12/2021, washimangiye ko iyimurwa ry’abo Banyarwanda ryakozwe neza, hubahirijwe amasezerano yasinywe hagati ya Nijeri na Loni.

Umucamanza Ushinzwe Arusha, Joseph E. Chiondo Masanche, mu bubasha bwose yahawe n’Umucamanza mukuru wa La Haye, yategetse guverinoma ya Nigeriya guhagarika kwirukana abo Banyarwanda 8 mu gihe cy’iminsi 30 y’akazi. Dore ibikubiyemo:

GUSABA REPUBULIKA YA NIJERI GUHAGARIKA ITEKA RYIRUKANA ABANTU BIMUWE NO GUSABA IBISOBANURO

KU KIBAZO CYA

FRANÇOIS-XAVIER NZUWONEMEYE PROSPER MUGIRANEZA PROTAIS ZIGIRANYIRAZO ANATOLE NSENGIYUMVA ALPHONSE NTEZIRYAYO ANDRÉ NTAGERURA
[…]

DUHAYE AMAMBWIRIZA UMWANDITSI yo kugeza iri Tegeko kuri Nijeri;

DUHAMAGARIYE Guverinoma ya Nijeri gutanga, mu gihe cy’iminsi 30 y’akazi, uhereye igihe iri teka ritangiwe, ibisobanuro bigaragaza agaciro k’Itegeko ryo kwirukana abo bantu n’uko ryaba rihagaze mu kubahiriza amasezerano yo kwimura;

DUSABYE Nijeri guhagarika Itegeko ryo kwirukana no kwemerera abantu bimuwe kuguma ku butaka bwayo, hakurikijwe ibikubiye mu masezerano yo kwimuka, mu gihe hagitegerejwe ko hafatwa umwanzuro wa nyuma kuri iki kibazo;

DUTEGETSE Umwanditsi kugeza iri Tegeko ku bantu bose bimuwe, barimo Muvunyi na Sagahutu, no kubajyanama bose bemewe kubahagararira

DUSABYE Umwanditsi kuzandika dosiye y’ibisobanuro mu gihe cy’iminsi 30 uhereye umunsi w’iri teka; na

DUKOMEJE gukurikirana iki kibazo. ”

* Umwanzuro *

Muri make, ngiyo intambara ya diporomasi n’amategeko iri hagati y’Umuryango w’Abibumbye n’umunyamuryango wayo Nijeri, bigaragara ko ari nka kadahwema izunguzwa n’akaboko ka Kagame na Macron. Umuryango w’Abibumbye, nk’umwishingizi w’uburenganzira bwa muntu, ntukwiye guha umwanya na muto politiki ngo uhemukire icyerekezo cyawo bityo utererane abatuntu bari mu maboko y’abicanyi aho kubarengera. Reka tubitege amaso..

Niger: Gen Ndindiliyimana aratabariza bagenzi be bafunganywe Arusha.

$
0
0

Iminsi 7 Leta ya Nijeri yahaye Abanyarwanda bariyo ku bwumvikane bw’icyo gihugu n’Umuryango w’Abimbumbye kuba bahavuye yarangiye kuri uyu mbere.

Ku itariki ya 27 z’ukwezi kwa 12 umwaka ushize, Leta ya Nijeri yafashe icyemezo cyo kwirukana ku butaka bwayo ku mpavu za diplomasi, Abanyarwanda 8 babaye abere n’abarangije ibibano bari bakatiwe ku byaha bya jenoside bamaze kuburanishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda.

General Augustin Ndindiliyimana na we wabaye umwere ariko we akemererwa gusanga umuryago we asanga n’abandi bakwiye kubyemererwa.

Avugana n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Venuste Nshimiyimana, yatangiye amubwira uko yakiriye icyemezo cya Loni yasabye Nijeri kwisubiraho.


Niger yasubitse icyemezo cyo kwirukana ba Banyarwanda 8. Ni iki cyatumye iva kw’izima ? Dr E. Mutabazi

Victoire Ingabire ati “Nta ngengabitekerezo ya jenoside mfite, nta bwoba bwo gufungwa mfite, nta n’impamvu numva nafungwa.”

$
0
0

Yanditswe na Arnold Gakuba

Mu makuru yo kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Mutarama 2022, Radiyo BBC Gahuzamiryango yaganiriye n’umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta ya Kigali, Umuhoza Victoire Ingabire, ku nyandiko yasohotse mu Kinyamakuru Igihe.com inenga imyitwarire ye. Iyi nkuru ikaba ivuga ko uwo munyapolitiki uyobora ishyaka DALFA-Umurinzi ritaremerwa na Leta, ngo ari “ntamunoza” kuko ngo kuva yava muri gereza, amaze guhabwa imbabazi na perezida Paul Kagame, imyitwarire yamuranze itabaye shyashya.

Iyo nyandiko y’igihe.com igaragaza ko Madamu Victoire Ingabire atarahinduka nyuma y’imbabazi yahawe ku byaha yafungiwe bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya jenoside. Nyamara ariko uwo munyapolitiki we siko abibona, ngo ibyavuzwe bigamije kumwangisha rubanda, nk’uko yabitangarije BBC Gahuzamiryango.

Madamu Victoire Ingabire, ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa BBC Gahuzamiryango, mu ijwi ritomoye yagize ati “Iyi nkuru nayibonye. Nayivugaho mu ngingo enye.

Ku kijyanye n’imbabazi yasabye, Victoire Ingabire avuga ko mu nyandiko yanditse asaba imbabazi yavuze ko uwakomekejwe n’amagambo ye amusahye imbabazi, yaba ari perezida wa Repubulika cyangwa se yaba umunyarwanda wundi uwo ariwe wese. Aragira ati: “Ayo magambo nijye wayiyandikiye. Ese imbabazi ashaka ko nsaba, aragirango nzisabe nte?”

Umunyamakuru yamubajije niba yarandikiye perezida wa Repubulika asaba imbabazi. Victoire Ingabire yashubije ko aribyo koko, ko kugirango afungurwe yandikiye perezida wa Repubulika asaba imbabazi, aho yavuze ko umunyarwanda waba yarakomerekejwe n’amagambo yaba yaravuze yamubabarira. Yongeyeho ko muri politiki akora, usibye amadisikuru avuga cyangwa inyandiko akora, nta muntu yishe cyangwa uwo yagiriye nabi. Bityo uwaba yarababajwe n’ibyo yavuze, amasabye imbabazi. 

Umunyamakuru ati: “Iyo umuntu ajya gusaba imbabazi, asaba imbabazi z’ibyaha yakoze. Wari wahamijwe ibyaha birimo n’ingengabitekerezo. Ibyo nibyo wasabiraga imbabazi rero?

Victoire Ingabire yasubije ati: “Nagirango mbwire abantu ko nta ngengabitekerezo ya jenoside mfite“. Yavuze ko yabonye n’uwanditse inkuru yasohotse mu igihe.com abigarikaho, ariko yavuze ko aherutse no kubigarukaho mu ijambo yavuze yifuriza abantu umwaka mushya, ko kwirirwa bakandagiza abantu ngo bafite ingengabitekerezo bidakwiriye mu Rwanda. Madamu Victoire Ingabire yavuze ko nta cyaha cy’inkomoko kiri mu Rwanda. Yashimangiye ko niba abantu badashaka kumva ibitekerezo umuntu atanga, batagombye kuvuga ko afite ingengabitekerezo ya jenoside. 

Umunyamakuru abwiye Victoire Ingabire ko ngo bavuga ko afite ingengabitekerezo ya gihutu, yagize ati: “Abo bantu bafite amacakubiri muri bo ateye ubwoba.” Ku bijyanye n’ibyabereye i Kirehe, yasobanuye ko byaburanyweho muri RNC bavuga ko batazongera gukora inkuru badafitiye gihamya, kandi avuga ko yasabye RIB ko ikurikirana abayobozi bashutse abaturage ngo bavuge amagambo arimo amacakubiri, ariko ntibigeze babikora. 

Ku bijyanye n’ibivugwa ko Victoire Ingabire yakoranije inama ashaka guhura n’abantu b’abahutu gusa, yavuze ko yasabye RIB ngo ikurikirane abantu bo mu nzego z’ibanze bashutse abaturage ngo bavuge ibintu bitigeze bibaho, ariko RIB yatereye agati mu ryinyo. Aragira ati: “Kuba igihe.com kibigarukaho, iyo ni poropagande yo kugirango banyangishe rubanda”. Yavuze ko harebwa ibitekerezo bitangwa n’abaturage kuri iyo nkuru, ko abayanditse ntacyo bageraho. Bivuga ko abaturage babibona bitandukanye n’uko abanditse iyo nkuru babibona.

Ikindi Victoire Ingabire yagarutseho ni inyandiko yatangaje muri Al Jazeera. Yavuze ko muri iyo nyandiko agaragaza ko ibibazo byo mu Rwanda igihe bitarakemuka, akarere k’ibiyaga bigari kazahora gafite ikibazo. Aragaragaza ko ubu umupaka w’u Rwanda na Uganda ndetse n’uw’u Rwanda n’u Burundi bifunze, kubera ko Leta ya Kigali ivuga ko ngo ibyo bihugu bishyigikiye abatavuga rumwe nayo bashaka gukoresha intwaro bagakuraho ubutegetsi. Aragira ati: “Icyo ni ikibazo cya politiki iri imbere mu gihugu cy’u Rwanda“. 

Akomeze avuga ko icyo kibazo kitazanakemuka kitanyuze mu biganiro nk’uko yabigaragaje muri nyandiko yatangaje muri Al Jazeera. Aragira ati: “Ntabwo mbona ibitekerezo ntanga mvuga ngo ibibazo abanyarwanda dufite tubishakire imiti tuganira, abantu bavuga ngo ni uguhangana.” Akomeza yemeze rwose ko ibyo atari uguhangana, ahubwo ko ari ugutanga inzira nziza y’amahoro abanyarwanda banyuramo ngo bakemure ibibazo bafite, basegasira ubyagezweho ngo bategure ejo hazaza.

Victoire Ingabire abajijwe niba nta mpungenge cyangwa ubwoba afite bw’uko yasubizwa muri gereza, kuko bimwe mu byatumye afungwa bwa mbere harimo n’amagambo yashijwaga, bavuga ko atanya abanyarwanda none bikaba byongeye, yagize ati: “Ubwoba bwo gufungwa ntabwo. Nta n’ubwo mbona impamvu bamfunga.” Yongeye gusobanura ko ibya Kirehe, iby’ingengabitekerezo ya jenoside, ibyo guhungabanya umutekano w’igihugu yabibajijweho na RIB bihagije. Kuba ubu atakibibazwa, kuri we ngo ni uko izo nzego zamaze kubona ko ibyo byose nta shingiro bifite. 

Mushobora kumva icyo Kiganiro hano hasi:

DR Congo: Museveni yiteguye guhiga ADF kugera ku wa nyuma, kurenga na Kisangani!

$
0
0

Yanditswe na Arnold Gakuba

Nk’uko tubikesha Ikinyamakuru “Chimpreports” mu nkuru yacyo yo ku wa 31 Ukuboza 2021, perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yagize icyo avuga ku basirikare ba Uganda babiri batakarije ubuzima mu burasirazuba bwa DR Congo ndetse anatangaza ko mu bufatanye na Leta ya DR Congo, Uganda yiteguye gukurikirana inyeshyamba za ADF kugera Kisangani ndetse n’ahandi hose. 

Ku wa Gatanu tariki ya 31 Ukuboza 2021, mu ijambo risoza umwaka yagejeje ku baturage Uganda ndetse n’isi yose, perezida wa Uganda Yoweri Museveni yatangaje ko benshi mu barwanyi ba ADF bamaze kwicwa nyuma y’uko bamwe muri bo bagaba ibitero by’amabombe byahitanye abagera ku munani harimo na batatu muri ibyo byihebe i Kampala mu Murwa Mukuru wa Uganda.. 

Mu gikorwa gihuriweho cyo kurwanya inyeshyamba za ADF mu burasirazuba bwa DR Congo, ingabo za Uganda (UPDF) n’iza DR Congo (FARDC) zahuye n’ikibazo gikomeye cy’imihanda mibi. Perezida Museveni yavuze ko nyuma yo gusana umuhanda wa Semuliki, ingabo za Uganda zashoboye gufata ikigo cyo ku kiraro cya Semuliki mbere y’uko zifata Kambi Ya Yua nta mirwano ikanganye ihabaye. Museveni ati: “Muri ibi bikorwa byose, ingabo za Uganda (UPDF) nta musirikare n’umwe zahatakarije“. Yavuze ko abasirikare babiri bapfuye aribo Pte Lugingi Nicholas na Kapulyaka Mustafa byaturutse ku mpanuka. 

Umwe yishwe n’imbunda yo mu bwoko bwa RPG yamukomerekeje undi yicwa na MGLs yarashe ari rwagati mu biti. Perezida Museveni avuga ko bishoboka ko abo basirikare batari bahawe ibisobajuro bihagije by’uko bakoresha neza izo mbunda. Nyamara ariko n’ubwo abo basirikare bahatakarije ubuzima, Museveni yavuze ko yiteguye guhiga inyeshyamba za ADF kugeza ku wa nyuma.

Perezida Museveni yatangaje ko inyeshyamba za ADF nta yandi mahitamo zifite uretse kutamanika, zigashyira intwaro hasi, zikishyikiriza ingabo zishyize hamwe maze zikemera gusubizwa mu buzima budanzwe. Museveni yavuze ko abarwanyi ba ADF bakomekomeje kwica abaturage b’inzirakarengane muri Béni na Ituri. Yagize ati: “Ubu ibyihebe byahungiye mu baturage birimo kubica aho kubakiza“.

Kuri perezida Museveni, ngo Leta ya Uganda nihyemererwa, izahiga inyeshyamba za ADF kugera Kisangani ndetse no mu tundi duce twa DR Congo. Yakomeje kwemeza ko izo nyeshyamba nta yandi mahitamo zifite uretse kuyamanika zikishyikiriza abasirikare, maze abaturage ba DR Congo n’aba Uganda bakabona amahoro n’umutekano izo nyeshyamba nazo zigasubizwa mu buzima busanzwe aho bagirira ubuzima bwiza bafatanya n’abandi mu kugira uruhare mu bukungu bw’igihugu, aho kurya imitsi y’abaturage babambura utwabo ndetse n’ubuzima bwabo. 

Inyeshyamba za ADF zakoze ibikorwa by’urukozasoni, zambura kandi zica abaturage b’inzirakarengane imyaka myinshi muri DR Congo na Uganda, ubu zarahagurukiwe ku buryo budasanzwe. Ikigaragara ni uko, ku bufatanye na mugenzi we wa DR Congo, perezida Museveni wa Uganda yiteguye gukora ibishoboka byose kugirango ikibazo cy’abarwanyi na ADF kirangire burundu, bwiza na bubi. Perezida Museveni yiyemeje kubakurikirana aho bazajya hose nibatemera ngo bayamanike, bishyikirize ingabo, maze basubizwe mu buzima busanzwe.

LONI-NIJERI: Repubulika ya Nijeri yemeye guhagarika Iteka ryo kwirukana Abanyarwanda 8!

$
0
0

Yanditswe na Erasme Rugemintwaza

Kuva ku ya 27/12/2021, Abanyarwanda 8 bimukiye ku butaka bwa Nijeri nyuma y’amasezerano hagati ya Nijeri na Loni, bari mu gihirahiro nyuma y’icyemezo cyo kwirukanwa cyatanzwe na Guverinoma yabakiriye ya Nijeri. Iki kibazo cy’Abanyarwanda 8 bagizwe abere cyangwa barekuwe n’urukiko rwa Arusha cyateje amadidane akomeye ya politiki n’amategeko hagati ya Nijeri na Loni, tutibagiwe ibihangange byivanzemo bishaka ko aba Banyarwanda boherezwa mu Gihugu cyabo u Rwanda.

Aba banyarwanda 8 ni abanyacyubahiro bakomeye bahoze ku butegetsi bwahiritswe na FPR-Inkotanyi mu 1994. Imyirondoro yabo ituma Kigali ikora ibikorwa bya diporomasi bihambaye, atari ku neza yo kubasubiza mu buzima busanzwe mu Gihugu cyababyaye, ahubwo ari ukubera impamvu za politiki ziremereye.

Abo Banyarwanda 8 ni:

1. Zigiranyirazo Protais: Ni muramu wa Habyarimana Yuvenali wari Perezida w’u Rwanda. Ni musaza wa Agatha Kanziga, umugore wa Habyarimana. Uyu mugabo bahimbaga « Z », bivugwa ko yari umunyagitinyiro kandi afite ububasha bwinshi. Yabaye Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri mu gihe cy’imyaka irenga 10. Muri 2008 yari yahamijwe ibyaha bya jenoside, nyuma mu bujurire mu 2009 aba umwere;

2. Major François-Xavier Nzuwonemeye : Yari umukuru w’umutwe w’ingabo zigenda imbere y’izindi zikora ubutasi (Bataillon de reconnaissance);

3. Andre Ntagerura : Yabaye Minisitiri w’Ubwikorezi n’Itumanaho muri Leta y’abatabazi mu 1994. Yarezwe ibyaha bya jenoside mu rubanza rwitiriwe Cyangugu, ariko aza kugirwa umwere mu bujurire mu mwaka wa 2006;

4. Prosper Mugiraneza : Yabaye Minisitiri w’abakozi ba Leta. Yahamijwe ibyaha bya jenoside n’urukiko rwa Arusha, ariko aza kubihanagurwaho mu bujurire mu mwaka wa 2013;

5. Lt. Col. Anatole Nsengiyumva: Yari umukuru w’ingabo muri Perefegitura ya Gisenyi;

6. Col. Alphonse Nteziryayo: Yahoze ari Perefe wa Butare;

7. Lt. Col Tharcisse Muvunyi: yabaye Umukuru w’icyahoze ari ishuri ry’abasirikare mu cyiciro cy’ibanze mu Mujyi wa Butare, ryitwaga ESO (Ecole des Sous-Officiers);

8. Capt. Innocent Sagahutu: Yari yungirije umukuru w’umutwe w’ingabo zigenda imbere y’izindi zikora ubutasi (Bataillon de reconnaissance).

Ikibazo kirakomeye hagati y’izi mpande zombi zihanganye, LONI na Nijeri, ariko twavuga ko zitanganya imbaraga. Ku ruhande rumwe, hari Guverinoma ya Nijeri, itarashatse gutakaza inshuti yayo u Rwanda, irenga cyane ku masezerano ivuga ko ari impamvu z’ububanyi n’amahanga, itubahirije inzira ziboneka muri ayo masezerano. Ku rundi ruhande, hari Loni, yakangukiye hejuru iva mu kiruhuko cyayo, maze ikoresha intwaro zose z’amategeko kandi mu maso ya buri wese ubona zifite agaciro, kugira ngo irengere abo bantu batujwe mu buryo byemewe n’amategeko ku butaka bwa Nijeri. Ni yo mpamvu, ku ya 30 Ukuboza 2021, Inkiko mpanabyaha zasuzumye icyo kibazo ziga ku byifuzo by’abantu babangamiwe n’iyirukanwa bityo batanga ikibazo kuri Guverinoma ya Nijeri. Bityo rero, ku wa 31/12/2021, Umucamanza Uhoraho my Rugereko rwa Arusha, Joseph E. Chiondo Masanche, ku bubasha bwose yahawe n’umucamanza uyobora inkiko mpanabyaha i La Haye, Carmel Agius, aha Itegeko Guverinoma ya Nigeriya ryo guhagarika gushyira mu bikorwa Iteka ryo kwirukana aba Banyarwanda 8, mu gihe cyiminsi 30 y’akazi. Inyandiko isaba guhagarika iteka ryirukana abantu iteye itya:

GUSABA REPUBULIKA YA NIJERI GUHAGARIKA ITEKA RYIRUKANA ABANTU BIMUWE NO GUSABA IBISOBANURO

KU KIBAZO CYA

FRANÇOIS-XAVIER NZUWONEMEYE PROSPER MUGIRANEZA PROTAIS ZIGIRANYIRAZO ANATOLE NSENGIYUMVA ALPHONSE NTEZIRYAYO ANDRÉ NTAGERURA
[…]

_DUHAYE AMAMBWIRIZA UMWANDITSI yo kugeza iri Tegeko kuri Nijeri; _

DUHAMAGARIYE Guverinoma ya Nijeri gutanga, mu gihe cy’iminsi 30 y’akazi, uhereye igihe iri teka ritangiwe, ibisobanuro bigaragaza agaciro k’Itegeko ryo kwirukana abo bantu n’uko ryaba rihagaze mu kubahiriza amasezerano yo kwimura;

_ DUSABYE Nijeri guhagarika Itegeko ryo kwirukana no kwemerera abantu bimuwe kuguma ku butaka bwayo, hakurikijwe ibikubiye mu masezerano yo kwimuka, mu gihe hagitegerejwe ko hafatwa umwanzuro wa nyuma kuri iki kibazo;_

_DUTEGETSE Umwanditsi kugeza iri Tegeko ku bantu bose bimuwe, barimo Muvunyi na Sagahutu, no kubajyanama bose bemewe kubahagararira _

_ DUSABYE Umwanditsi kuzandika dosiye y’ibisobanuro mu gihe cy’iminsi 30 uhereye umunsi w’iri teka; na_

DUKOMEJE gukurikirana iki kibazo. ”

Dukurikije amakuru agera kuri The Rwandan, kandi aturuka ahantu hizewe, Guverinoma ya Niger, kuri iyi tariki ya 3 Mutarama 2022, yemeye Iteka ryatanzwe n’inzego z’umuryango w’abibumbye ndetse bityo ihagarika icyemezo cyo kwirukana abo bantu 8 mu minsi 30 y’akazi, kugira ngo habeho kungurane ibitekerezo kuri iki kibazo cy’’ingorabahizi . Abantu bamwe batangiye kwibaza niba impamvu za diporomasi zavuzwe na Nijeri ifata icyemezo cyo kwirukana aba Banyarwanda nta mpinduka kizateza bityo aba Banyarwanda 8 bakajyanwa ahandi: haba mu Rwanda, cyangwa La Haye!

Me Innocent Twagiramungu arasobanura uko icyemezo cya Leta ya Nijeri gikwiye kwakirwa

$
0
0

Maitre Innocent Twagiramungu, impuguke mu mategeko mpuzamahanga mpanabyaha arasobanura uko icyemezo cya Leta ya Nijeri gikwiye kwakirwa. Yavuganye n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika, Venuste Nshimiyimana

“Batubujije kwenga urwagwa n’ikigage none turi kwicwa n’izo baduhitiyemo”

$
0
0

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Bamwe baturage bo mu bice bitandukanye by’u Rwanda baravuga ko Leta yababujije kwenga urwagwa ndetse n’ikigage none ngo inganda zenga inzoga zitwa ko zujuje ubuziranenge ziri kwica abaturage umusubirizo.

Hashize imyaka itari mike Leta ya Kigali ubujije abaturage kwenga urwagwa  (rwengwa mu bitoki by’insina) no kwenga ikigage (cyengwa mu masaka) ngo kubera ko inzoga z’inkorano ziba zitujuje ubuziranenge, bityo zikaba zishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abazinywa.

Ibi byatumye Leta ihamagarira abashoramari gushora imari mu nganda ziciriritse zenga inzoga nuko abafite igishoro bashoramo amafaranga karahava.

Zimwe muri izi nzoga zasimbuye izo abanyarwanda bari basanzwe banywa zimaze iminsi zivugwaho kugira ingaruka ku buzima bw’abazinywa, ariko Leta ikabirenza ingohe bitewe n’imisoro zinjiza ndetse na bene zo abo ari bo dore ko atari buri wese wapfa guhabwa ibyangombwa byo gushinga uruganda rwenga inzoga.

Abaturage batandukanye twaganiriye bavuga ko Leta ikwiye kubemerera bakongera bakajya benga urwagwa n’ikigage nka mbere, kuko ibyo inganda zenga bigiye kubamaraho abantu.

“Inganda batuzaniye zenga inzoga zirimo uburozi”

Hari uwatubwiye ati “Leta yatubujije kwenga urwagwa ubu ntiwakwibeshya ngo urwenge nurangiza ujye kurugurisha bararufata bakarumena n’ikigage nuko barakimena ngo ntibashaka ko twenga inzoga z’inkorana. Ikibazo rero dufite nuko nizo nganda bazanye ibyo zenga bigiye kutumaraho abantu. Abo nzi bamaze kwicwa n’inzoga zo muri izi nganda batuzaniye barenze batanu.”

Undi ati “Bajya kutubuza urwagwa bavugaga ko rucuruzwa rudapfundikiye mu macupa yabugenewe ngo barashaka inzoga zipfundikiye neza. Ninde wigeze wumva wishwe n’urwagwa cyangwa ikigage yaguze kuri butike ? Ariko izi nganda bazanye zenga inzoga zirimo uburozi kuko abantu bacu bagiye gushira, abandi barwaye impyiko kubera izo nzoga.”

Umwe mu baturage bo mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rugarika yatubwiye ko inzoga yitwa ‘Ingufu Gin’ bivugwa ko yasimbuye iyitwa Uganda Waragi, imaze kwica abana be babiri.

Yavuze ati “Abahungu banjye babiri bishwe n’inzoga yitwa ‘ingufu Gin’ turabahamba. Ikibazo twakimenyesheje ubuyobozi baratubwira ngo bagiye gukora iperereza hashize imyaka itatu tutazi ibyavuye muri iryo perereza. Abantu bazadushiraho leta irebera.”

Undi ati “Iriya nzoga yitwa ‘ingufu Gin’ unywa uducupa tubiri inyama zo mu nda zigatangira gucikagurika wumva, iyo uyinyoye utariye bwo rwose uhita usamba bakureba sinzi ikintu ikozemo Leta ikwiye kuyidukiza kuko igiye kutumarira abantu hari n’abayinywa umusatsi ugacurama ukaba wagirango umuntu w’umugabo yarwaye bwaki.”

Kuva kuri Noheli tariki 25/12/2021 kugeza kuri uyu wa 4/1/2022 nibura abaturage 18 (Nibo twamenye) bo mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimihurura barapfuye bazize inzoga yitwa ‘Umuneza yengwa n’uruganda rwitwa“ RWABEV Ltd”.

Ibipimo byafashwe n’Ikigo ubiziranenge bw’ibiribwa n’imiti  Rwanda FDA bwagaragaje ko iyi nzoga irimo ikinyabutabire cya ‘methanol’ ku kigero cyo hejuru.

Ruhango: Uwasenyewe yatanze ‘Ruswa’ arakekwaho gutwika imodoka ya Gitifu

$
0
0

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Mu Kagari ka Nyamagana mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, haravugwa umugabo wagerageje gutwika imodoka ya Gitifu uyobora Umurenge wa Ruhango nyuma ngo yo kumusenyera inzu kandi ngo mbere yo kuyubaka yaratanze ‘ruswa’.

Mu cyumweru cya nyuma cy’umwaka wa 2021, ubuyobozi bw’umurenge wa Ruhango burangajwe imbere na gitifu Nemeyimana Jean Bosco, bagabye igitero ku mugabo witwa Rutagengwa Alexis basenya inzu yari amaze iminsi yubatse yaranayimukiyemo n’umuryango we.

Ubuyobozi buvuga ko bwashenye iyi nzu ngo kuko nyirayo yayubatse atabisabiye ibyangombwa ngo ndetse yari yanayubatse nabi ku buryo yashoboraga gushyira ubuzima bw’abayibamo mu kaga.

Gitifu Nemeyimana yabwiye imwe mu maradio akorera mu Rwanda ati “Inzu yayubatse atabiherewe ibyangombwa niyo mpamvu twayishenye. Mbere yo kuyisenya twamusabye kuyisenyera arabyanga nuko rero turagenda turi kumwe n’inzego zishinzwe umutekano dusanga Rutagengwa n’abo mu muryango we bari mu nzu turabasohora tubashyira hanze inzu turayisenya.”

“Bansenyeye inzu kandi njya kuyubaka nabahaye ruswa”

Rutagengwa Alexis yabwiye umwe mu banyamakuru ba radio zikorera mu Rwanda ko mbere yo kubaka iyi nzu yasiragiye mu buyobozi asaba ibyangombwa bakabimwima bashaka ruswa, kugeza ubwo yadohotse akayitanga none barayishenye.

Ati “Gitifu w’Akagari yambwiye ko nta mugabo ujya gusaba icyangombwa cyo kubaka imbokoboko ati shaka amafaranga umpe ndaha mudugudu hamwe n’irondo, ushake n’andi uhe gitifu w’umurenge hamwe na dasso zo mu murenge. Gitifu w’akagari namuhaye ibihumbi 150, gitifu w’umurenge nyamuhaye aravuga ngo ni macye nimuhe ibihumbi 200 byuzuye. Ayo mafaranga mu by’ukuri ntayo nari mfite.”

Uyu mugabo yakomeje avuga ko Dasso zo ku murenge zamubwiye ngo ibyo bihumbi 150 FRW gitifu yanze bo nayabahe bari buvugane nawe, ubundi agende yubake. Arayabaha.

Ati “Dasso zanyizezaga ko ntawuzansenyera, gitifu w’akagari nawe yanyizezaga ko ntawuzansenyera. Ikibazo cyabaye cyatewe nuko ntabonye amafaranga ahagije yo guha gitifu w’umurenge kandi dasso zambwiye zayamuhaye nyuma akayemera.”

Nemeyimana Jean Bosco, ashinja Rutagengwa ko ari we wamutwikiye imodoka nyuma yo gusenyerwa, ibi bikanemezwa n’abaturage bayijimije ubwo yari itangiye kugurumana. Rutagengwa ariko arabihakana, akavuga ko ubwo iyi modoka yafatwaga n’inkongi atari ari muri ako gace.

Ikibazo cy’abaturage bubaka inzu zigasenywa n’inzego za leta mu Rwanda kimaze gufata indi ntera, dore ko udatanze ruswa yifuzwa n’abafata ibyemezo kubaka inzu ikuzura biba biri kure nk’ukwezi.

Icyegeranyo cyakozwe n’Urwego rushinzwe Imiyoborere mu Rwanda(RGB) mu 2020 kigaragaza ko abaturage bangana na 33% basabwe ruswa kugira ngo bahabwe ibyangombwa bibemerera kubaka.


Rwanda: Abanze urukingo rwa Covid-19 bakomeje gusezererwa mu kazi umusubirizo

$
0
0

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Mu Rwanda, abakozi ba za Minisiteri n’ibigo bya Leta bitandukanye banze kwikingiza Covid-19 bakomeje kwirukanwa mu kazi umusubirizo, abandi bagasabwa kwandika amabaruwa bagasezeraho.

Kubera imyemerere ya bamwe cyangwa se amakuru adahagije bafite ku rukingo rwa Covid-19, hari abaturarwanda banze ko babakingira bibaviramo kwirukanwa mu kazi.

Muri abo banze gukingirwa harimo n’abayobozi ba bimwe mu bigo bya Leta ndetse n’abakozi bakomeye muri za Minisiteri zitandukanye.

Amakuru yizewe atugeraho avuga ko mu Kigo gishinzwe Imisoro n’Amahoro mu Rwanda, hari umwe mu bayobozi ndetse n’abakozi barenga 15 birukanwe mu kazi nyuma yo kwanga urukingo rwa Covid.

Uwaduhaye amakuru yavuze ati “Abakozi barwanze ni benshi bashobora no kurenga 15, ariko abo nzi neza twakoranaga hariya kuri ‘Headquarter’ bagera muri 15 harimo n’umu ‘Director’ umwe nawe yanze kwikingiza.”

“ Inkingo zikigera mu Rwanda mu mpera z’ukwezi kwa gatatu umwaka ushize, ubuyobozi bwatanze itangazo ko umukozi utazikingiza azirukanwa, bamwe muri twe rero bahise bavuga ko imyizerere yabo itabemerera kwikingiza. Abanze urukingo bose bahawe amabaruwa mu mpera z’ukwezi gushize kwa 12 ubu nta numwe wagarutse mu kazi.”

Hari n’umwarimu wo mu Karere ka Gasabo watubwiye ati “Kuri cya gipapuro baduha mbere yo gukingirwa haba handitseho ko kwikingiza ari ubushake, ariko ikibabaje nuko abarimu dukorana bagiye kubamara babirukana ngo banze kwikingiza. Mu barimu 16 abarenga icyenda bamaze kubirukana ngo nuko banze kwikingiza.”

Ikibazo cyabanga kwikingiza bakirukanwa mu kazi cyageze no muri za Minisiteri zitandukanye. Umwe mu bakozi ba Minisiteri y’imari yatubwiye ko hari abakozi bane basabwe kwandika basezera ku kazi.

Ati “Iwacu ntibigeze babandikira amabaruwa abasezerera ku kazi, ahubwo babasabye kuba aribo bandika basezera bakavuga n’impamvu itumye basezera. Abarenga bane rero bahise bandika bavuga ko aho kwikingiza covid -19 bahisemo kureka akazi, ariko bashobora kuziyongera kuko ubu abenshi bavuze ko batazemera kwikingiza ruriya rwa gatatu rwo gushimangira kandi narwo ubu ni itegeko ku kazi iwacu.”

“Imihigo izarikora”

Nk’uko abaduhaye amakuru batandukanye babitubwiye mu Bigo bya Leta na za Minisiteri, abayobozi bakuru ngo bagiye bahiga imihigo ivuga ko abo bashinzwe bose bazikingiza inkingo zombi za Covid-19 bakavuga n’igihe ntarengwa, iyi mihigo bahize ikaba yarajyanywe mu Biro bya Perezida wa Repuburika. Ibi byatumye gukingirwa biba itegeko kuruta gutanga amakuru ahagije ku rukingo.

Inkubiri yo kwikingiza inkingo zombi za Covid-19 mu Rwanda, irimo akavuyo ku buryo hari abakingirwa ntibigire aho byandikwa kandi icyangombwa kigaragaza ko umuntu yakingiwe gisabwa hirya no hino nko mu masoko, mu nyubako z’imiturirwa n’ahandi.

Ibi bituma uwakingiwe ntahabwe ikigaragaza ko yakingiwe, asubira kuri ‘site’ bakingiriraho bakongera bakamukingira urukingo rusa n’urwo yafashe ataherewe icyangombwa!

Ibihugu 15 bya Africa nibyo byageze ku ntego y’isi ya OMS/WHO yo gukingira Covid-19 abarenga 10% by’abatuye igihugu bitarenze itariki 30 y’ukwezi kwa cyenda.

U Rwanda nicyo gihugu cyonyine mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba kiri mu byageze kuri iyo ntego kuko abarenga 13% kuri miliyoni 13 z’Abanyarwanda bamaze gukingirwa byuzuye.

Ikihishe inyuma y’iyirukanwa ry’abanyarwanda 8 ku butaka bwa Niger bari bacumbikiweyo na IRMCT.

UMWAKA WA 2021 USIZE U RWANDA RUHAGAZE RUTE MURI DIPOLOMASI? ESE ABAREZE PAUL KAGAME BABA BAMUREKUYE NGO ACUKE?

$
0
0

Yanditswe na Valentin Akayezu

Abahanga mu birebana n’imibanire y’Ibihugu bagaragaza ko hashobora kubaho uburyo bwinshi ibihugu bishobora gushingiraho umurongo ngenderwaho. Ntabwo turi bujye mu ngero za kure, turafata nkeya ziboneka muri iki gihe. Igihugu cya Turukiya mu mibanire yacyo n’ibihugu bigize ubumwe bw’Uburayi, irimo irakoresha ikibazo cy’impunzi n’abimukira mu gutera ubwoba abanyaburayi, bityo Erdogan akaba yariyubakiye urukuta rumurinda igitutu cyose yashyirwaho na Union Européenne! Igihugu cy’Uburusiya kirimo kirakangisha kwigarurira Ukraine nk’uburyo bwo gucogoza ubushake bw’Ibihugu bigize NATO/OTAN kwagura espace y’ibikorwa by’uwo Muryango!! Igihugu cya Israel cyakomeje gushyira imbere kubungabunga amateka ya ‘Holocaust”(itsembwa ry’abayahudi ryakozwe n’abanazzi mu myaka ya 1930-1940) nk’intwaro ya diplomasi yayo.

Birazwi ko abateguye umugambi kirimbuzi wo kumaraho Abayahudi ari abanazzi b’abadage. Nanone kandi si ibihishwe ko muri iyi myaka, bigenda bigargara ko amashyaka, imiryango n’andi mashyirahamwe afite umurongo wo kugendera ku bya kera (aires conservatrices) arimo agenda akura cyane kuburyo usanga nk’abanyepolitiki cyane cyane b’Abanyaburayi bareberwa mu ndorerwamo ya “extrême droite/Right wing” bafite imitekerereze isa nko kunenga imigirire ya Leta ya Israel ari nayo mpamvu uzasanga itsinda risa n’irigena imitegekere y’abayahudi rizwi nka “Sionistes/Zionists” riri gukoresha igitutu ngo icyo rifata nka anti-zionism(kurinenga mu migirire yaryo) bigomba gufatwa nka Anti-Semitisme (guhakana cyangwa gupfobya Holocaust). Igitangaje nyamara, uzasanga Leta ya Israel ku rubuga mpuzamahanga, itagaragaza cyane icyo kibazo ahubwo igahitamo gukoresha irinda ry’amateka ya Holocaust nk’uburyo bwo gushimangira akarengane n’ihohoterwa bikorerwa Abanyapalestina. Burigihe uko Abapalestina bazamuye ikibazo cyabo, Israel iza yitwaje ko isi itarebye neza, ibyabayeho mu myaka 70 cg 80 ishize, byakongera bikabaho. Ibyo bikaba bituma umuryango mpuzamahanga usa nk’ubuze ayo ucira n’ayo umira imbere y’icyo kibazo.

Ku bireba u Rwanda, bigaragara neza ko Leta ya Generali Paul Kagame yize neza uburyo Israel yitwara kubirebana na holocaust, maze isanga nayo yakoresha Genoside ya 1994 muri ubwo buryo. Ni muri urwo rwego Leta ya Kigali yashoboye kubaka « Genocide diplomacy approach/Approche de la diplomatie basée sur la manipulation du génocide perpétré au Rwanda en 1994 ». Ibyo akaba aribyo yahereyeho yitwaza mu ntambara zashojwe mu cyahoze ari Zaire kuko hazamuwe discours icyo gihe ngo inkambi zirakoreshwa n’abagenosidere mu myitozo izabafasha kugaruka kurangiza umugambo wo kurimbura Abatutsi basize badashoje. Impunzi zishwe urubozo, isi iraceceka, Abantu nka Bill Clinton, Tony Blair, Madame Osaka Agato wayoboraga HCR bemeza ko ibyakorwaga na General Paul Kagame byumvikana!! Ni muri ubwo buryo kandi, anketi za TPIR/ICTR zashoboye kubangamirwa ndetse zinaburizwamo hitwajwe ko abahagaritse jenoside ngo badashobora nabo guhindurwa abajenosideri !!! Ibihugu nka USA na UK byabigizemo uruhare rugaragara mu kubangamira amaperereza kuri General Paul Kagame n’itsinda ry’Abasirikare bakekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bwahitanye ibihumbi by’Abahutu.

Ni muri uwo murongo kandi General Kagame yagiye akoresha genocide nk’intwaro mu gushyira igitutu ku muryango w’abibumbye mu byemezo bitandukanye byabaga bigomba gufatirwa u Rwanda. Abantu bakaba bibuka neza igihe Lieutenant General Karenzi Karake yasabirwaga guhagarikwa ku nshingano zo kuyobora ingabo zibungabunga amahoro muri Sudani y’Amajyepfo, maze Kigali ikavuga ko naramuka ahagaritswe, u Rwanda narwo rukura ingabo zarwo muri icyo gihugu. Abantu bakwibuka Urugendo rwa huti huti Ban Ki Moon wari UNSG yagiriye i Kigali maze bikarangira General KK adahungabanijwe mu nshingano ze. Tutiriwe turondogora byinshi, ifatwa rya Rose Kabuye nk’uwari warashyiriweho mandat n’umujuji w’umusipanyoro igihe afatirwa mu Budage, byakuriwe no gufunga ambassade y’icyo gihugu mu Rwanda. Imibanire y’Ubufaransa n’u Rwanda nayo yaranzwemo ko U Rwanda rwahozaga mu kanwa ko icyo gihugu cyateguye jenoside kikanafasha abayikoze. Nyamara igitangaje, igihe cya Mandat ya Sarkoz, ibyo birego byaracubye, byongera kubura Perezida Hollande agiyeho. Aho Macron aziye, bisubira mu kabati.

Iyo migirire yo gukinisha mwene ako kageni amateka ya genoside mu birebana n’imibanire y’u Rwanda n’Ubufaransa, ikaba igaragaza inyungu z’ikinyoma zihishe mu byo u Rwanda rurega Leta y’u Ubufaransa. Mu mwaka wa 2015, u Rwanda rwarangaje imbere umugambi wo gukuraho ubutegetsi bwa CNDD-FDD mu Burundi, maze intwaro yashyizwe imbere n’u Rwanda akaba ari uko Abatutsi barimo bicwa mu Burundi bityo u Rwanda rukaba rudashobora kubirebera rukaba rwiteguye kujya guhagarika iyo genoside. Ibyakurikiye ikinyoma cy’ibyavuzwe ku Burundi ntabwo aribyo bigamijwe muri iyi nyandiko.

Nubwo tugaragaje uburyo Kigali yifashisha jenoside nk’umurongo uranga politiki mpuzamahanga yayo, aho usanga abategetsi ba Kigali baba bifuza ko ahantu hose, mu makoraniro yose, mu miryango mpuzamahanga yose, hagomba kuvugwa ibya genoside !! Urugero ni ibivugwa muri iyi nyandiko Ariko ntabwo icyo aricyo ntego y’iyi nyandiko, ahubwo ikigamijwe ni ukureba uko umwaka wa 2021 usize dipolomasi y’u Rwanda ihagaze. Reka twibukiranye bimwe byaranze uwo mwaka.

1) Ifatwa rya Bwana Paul Rusesabagina

Paul Rusesabagina yakomeje kuba ihwa rihanda mu kirenge cya General Paul Kagame. Abasesenguzi batandukanye bibaza inyungu General Kagame yari afite mu gupanga ishimutwa rya Rusesabagina maze hakaba ababona ko byari bishingiye gusa ku gikorwa cy’ubwiyemezi Kagame asanganywe. Hari ababonako Kagame yashakaga gukomeza kwereka Abanyarwanda cyane cyane abari mu mahanga ko ntawamurwanya ngo amushobore, ko ashobora kugeza ukuboko kuwo ariwe wese. Nk’uko bisanzwe, habanje gukoreshwa ya ntwaro ya genoside ngo hagaragazwe ko Rusesabagina yari mu bikorwa byo guhakana no gupfobya genoside yakorewe Abatutsi. Mu Ijambo Dr Bizimana Jean Damascene uyobora MINUBUMWE aherutse kugeza ku bayobozi b’Uturere, yagaragaje ko bisigaye ari ikibazo gikomeye kwemeza abanyamahanga ko inyito ya jenoside yakorewe Abatutsi atari inyito ibangamiye ubumwe bw’abanyarwanda, ndetse ko icyaha cy’ingengabitekerezo kitagamije gupfukirana abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda. Mu byaha Urukiko Rukuru, urugereko rwarwo ruburanisha ibyaha mpuzamahanga rwahamije bwana Rusesabagina, icyo cyaha cyo gupfobya genoside rwagikuyemo. Tugarutse kw’ifatwa rye rero, ryagaragaje ko Abanyamahanga batagipfa kumiragura ibyo Leta y’u Rwanda ibatamitse byose kubirebana na jenoside yakorewe Abatutsi. Iri fatwa kandi niryo risize umwaka wa 2021 ugaragarije isura nyakuri y’abategeka u Rwanda kuri benshi mu bunyamahanga bari bakijijinganya ku mikorere y’urugomo y’Ubutegetsi bwa Kigali. Mu Byemezo bikomeye byafashwe kuri iki kibazo muri uyu mwaka twavuga, Umwanzuro wa Senat y’Abanyamerika usaba irekurwa rya Rusesabagina, Umwanzuro w’Intekonshingamategeko y’Ubumwe bw’Uburayi usaba irekurwa rya Paul Rusesabagina, Abadepite b’Abataliyani n’Abongereza bafatanije n’Urugaga Mpuzamahanga rw’Abavoka biyemeje ko bazakomeza kuba hafi y’umuryango wa Rusesabagina, Ibihano bya «Magnitsky Sanctions » bisabirwa Johnson Businjye na Jeannot Ruhunga kubera ihutazwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, gusaba ko Businjye atakwemezwa nka « High Commissioner » w’u Rwanda mu Bwongereza(bishobora kwemerwa cg ntibyemerwe kubera inyungu runaka za politiki). General Kagame apanga iri shimutwa, akaba atari yiteze ko isura ye izahangirikira kuko nawe mu kiganiro n’Abanyamakuru aherutse kwivugira ko atagihabwa umwanya mu itangazamakuru mpuzamahanga. Aha twakwibutsa ko mu myaka yashize, General Kagame yagiye agaragarazwa nk’umuyobozi w’igitangaza, ngo wahinduye amateka y’U Rwanda akarugira igihugu cyubashwe !! Itangazamakuru mpuzamahanga (dukuyemo JA yishyurwa akayabo k’imisoro y’Abanyarwanda ngo ikomeze kwamamaza umuyobozi w’igitangaza Kagame), ryagiye ryibonera indi sura y’ukuri kutazwi kuri General Kagame (other version of unknown truth on Kagame), akaba ariyo mpamvu yinubira ko atagihabwa umwanya nk’uwo yahoranye mu itangazamakuru mpuzamahanga.

2) Imyanzuro y’akanama gashinzwe uburenganzira bwa Muntu ka Loni (UN Human Rights Council)

Byagiye bigaragara ko kenshi hari imyanzuro myinshi yagiye isubikwa indi ikaburizwamo cyane cyane iyarebaga imitegekere ya FPR. Rapport ebyeri zizwi nka Roberto Report na Gersony Report zaburijwemo n’Abongereza n’Abanyamerika bitwazaga ko ubutegetsi bushya bw’u Rwanda bugomba kubanza guhabwa umwanya bugashira impumu n’igihunga, bukubaka Leta ihamye !! Raporo mapping nayo yasohotse mu 2010 igahita yongera kubikwa, 2021 isize imirindi yayo yongeye guhoreraaana !! Ntibyari bimenyerewe ko Ibihugu bya UK, US, Canada, Australia, EU bihurira ku mwanzuro umwe byemera ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu. Uyu mwaka usize utweretse ko byose bishoboka, isura y’ubutegetsi bwa General Kagame ikaba yarirabuye cyane mu maso y’abo banyamahanga bari basanzwe bayicyeza. Kagame wari umenyereye kuba nka wa mwana uvuna umuheha bakamwongeza undi, 2021 isize abamuremye bamuhaye ubutumwa ko akwiye gukura akamenya kwigenza kandi akarangwa n’ibikorwa by’abagabo kuko kwanduranya no kwiyenza biboneka mu bana gusa baba bataraca akenge !!! Iyo raporo ya UN Human Rights Council yahurijweho n’ibyo bihugu byari bisanzwe bishyigikira ubutegetsi, ikaba yarasabye Kigali guhindura byinshi cyane. Gutsimbarara kw’imitegekere ya FPR icyo bizayibyarira n’ukuzibona mu kato mu ruhando mpuzamahanga, maze uwashingijwe akaba ariwe usigara atangwaho urugero rw’ibikorwa bibi.

3) Ibyemezo bya USA na UK byanga gukoresha inyito « Jenoside yakorewe Abatutsi »

Leta za UK na USA zagaragaje ko zemera kandi zishimangira ko inyito ikwiye gukoreshwa ku byabaye mu Rwanda ari « Jenoside yakorewe Abanyarwanda ». N’ubwo mu 2014, Loni yakoresheje imvugo « Genoside yakorewe Abatutsi » muri umwe mu cyemezo cyawo(resolution), muri 2018 hemejwe nanone ko Umunsi mpuzamahanga wari usanzwe uzwi nka “International Day of Reflection on the 1994 Rwandan Genocide in Rwanda” noneho uzirikanwa nka « International Day of Reflection on the 1994 Genocide against the Tutsi in Rwanda », hanyuma mu 2020 biza kwemezwa noneho ko ariko bizahora bivugwa. Nyamara nk’uko byavuzwe, Ubwongereza na Leta Zunze Ubumwe zagaragaje ko zitemera iyo nyito. Mu Ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bari bitabiriye umuhango wo kwibuka wabereye ku Gisozi kuwa 07-04-2021, mu ijambo rye yagaragaje ko rwose imyumvire ya UK na US ku kibazo cya Genoside iteye inkeke. Ijambo rye ryerekanye ko nta kizere cy’imibanire y’ubwisanzure ikigaragara hagati ye n’abayobozi b’ibyo bihugu. Ubutumwa bwacishijwe ku rubuga rwa Ministre Biruta Vincent nabwo bwerekanaga ko yunga mu rya shebuja ko nta kizere kikigaragara mu mibanire y’ubutegetsi bw’u Rwanda na Leta za UK na USA. Twibutse ko amatora yabaye mu ntangiro za 2021 agasiga President Donald John Trump utarigeze abanira ubutegetsi bwa Kagame ayatsinzwe, benshi mu bakomera ubutegetsi bwa Kigali bagaragaje ko banejejwe no kuba President Joe Biden agiyeho kuko bibwiraga ko azagarura Kagame kw’ibere yahozeho. Nyamara icyo kizere cyaraje amasinde cyane cyane bikaba byaragaragariye mu manama Biden yagiye akoresha akayakumiramo umukozi wabo Kagame, urugendo Antony Blinken yagiriye mu karere akarinda asubirayo atageze mu rugo, amanama akomeye Kagame yitabiriye (WEF na G20) akekamo uburyo bwo kuba yahurirayo na Joe Biden akamwakira ariko akajya ahasiga igihwereye !!!

4) Inama ya CHOGM (Commonwealth Heads of Government Meeting)

Iyi nama ihuza buri myaka ibiri abakuru b’ibihugu na Leta z’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, imaze gusubikwa inshuro ebyiri. Inama ya CHOGM iheruka, byari biteganijwe ko izabera muri Maleziya ariko icyemezo cy’uwahoze ari Minisitiri w’intebe wa Maleziya, Najib Razak,cyo kutazitabira CHOGM 2018 kubera ibibazo bya politiki byari muri icyo gihugu, byatumye iyo nama itabasha kubera muri Maleziya maze yakirwa n’Igihugu cy’Ubwongereza. Icyo gihe mu 2018, nibwo byatangajwe ko abayobozi ba Commonwealth bemeye icyifuzo cy’u Rwanda cyo kwakira iyo nama aho kuba Fiji nayo yari yatanze igitekerezo. Impamvu Fiji atariyo yemejwe ni uko hari hifujwe ko Inama ya mbere ya Commonwealth ibera mu gihugu kitari icyahoze gikolonizwa n’abongereza cyangwa Ubwongereza ubwabwo. Twibutse ko U Rwanda na Mozambike aribyo binuamuryango bya Commonwealth bibarizwa muri Afrika bitakoronijwe n’Ubwongereza. Ku ya 21 Mata 2020, bitanganjwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Patricia Scotland, hemejwe ko CHOGM 2020 yimuwe kugeza nibura 2021 biturutse ku cyorezo cya coronavirus. Nanone Ku ya 8 Gicuras 2021, CHOGM 2021 yasubitswe na Perezida Kagame na Patricia Scotland ku nshuro ya kabiri kubera icyorezo cya COVID-19. N’ubu ntawahamya neza ko iyo nama uzabera mu Rwanda mu mwaka 2022.

Mu gihe imyiteguro y’iyo nama yarimo, imiryango itandukanye yo hirya no hino ku isi irimo iharanira uburenganzira bwa Muntu, demukarasi, imiyoborere myiza n’amahoro, yasabye ubunyamabanga bwa Commonwealth bwo bwasubika iyo nama ntizabere mu Rwanda mu rwego rwo guha ubutumwa icyo gihugu ko gikwiye guhagarika ibikorwa byose binyuranyije n’amahame uwo muryango ugenderaho. Komisiyo ireba iby’uburenganzira bwa Muntu ya Commonwealth nayo ikaba yaragaragaje impungenge zikomeye zirebana n’ihutazwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda. N’ubwo iyi nama yazakirwa na Kigali, ariko ishema nk’igihugu gitangarirwa ryo maze kuyoyoka kugera ku rugero rugaragarira buri wese.

5) Umubano n’Ubufaransa: Ikoreshwa ry’ingabo z’u Rwanda mu bihugu Ubufaransa butifuzwamo

Ya ntwaro ya jenoside yakunzwe gukoreshwa mu biranga imibanire y’u Rwanda n’Ubufaransa yafashe undi muvuno mushya. Byatanginye Ubufaransa bushyiraho ikiswe komisiyo Duclert, yanenzwe byinshi mu myandikire yayo(Forme-Abahanga b’abanyamateka b’abanyarwanda basohoye inyandiko idasesengura ibivugwa, ahubwo yerekana amakosa y’imyandikire iyo raporo ifite, akaba ataragombaga gukorwa n’abantu b’abahanga biswe impuguke mu mateka. Urugero ruto mu byagaragajwe akaba ari nkaho iyo Raporo yavuze ko Perezida Ali Hassan Mwinyi yari Perezida w’Uburundi!!. Amakosa nk’ayo akaba aba ahagije mu kwerekana ko izo mpuguke zagiye gukora ku kibazo zidafiteho ubumenyi!!!). Uretse ikibazo cy’imyandikire, iyo raporo kandi yagaragajwe n’impuguke zitandukanye zaba abanyarwanda cyangwa abanyamahanga, ko hari byinshi bihabanye n’ukuri kw’ibyabaye byavuzwe muri iyo raporo. Ikindi kikaba ari ukubogama kw’iyo raporo kuko mu bumviswe, abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda bimwe ijambo ndetse n’izindi mpuguke z’Abanyarwanda ariko zidaherereye mu kwaha k’ubutegetsi, bityo bikaba biboneka ko abagize komisiyo bari bagamije kwandika ibizashimisha FPR gusa!!!

Mu Kwezi kwa gatanu Prezida Emmanuel Macron yagiriye uruzinduko mu Rwanda, mu byari byitezwe akaba ari ugusaba imbabazi mu izina rya Leta y’Ubufaransa, Nyamara Abanyarwanda bapfunyikiwe amazi!!!. Bamwe mu bacitse kw’icumu nabo ubwabo, nk’abagize IBUKA-France bavuze ko ibyo bari biteze kuri Macron ataribyo babonye. Nyamara ntibyabujije General Kagame kwishimira ngo ikitwa intambwe itewe n’Ubufaransa. Abasesenguzi bakaba barabibonyemo amabanga akomeye hagati ya Macron na Kagame. Kuri Kagame inyungu bwite z’amafaranga, kuri Macron, kubungabunga inyungu z’Ubufaransa mu bihugu by’Afrika. Mu Rwego rwo ku legitimant ayo masezerano yihishe, hagombaga umwambaro wererana wo kuyatwikiriza.

Ubufaransa kwemera uruhare bwagize muri genoside ariko nta kubisabira imbabazi. Mu maso y’abanyarwanda benshi, ibyo byagaragaye nk’intambwe yo gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi!! Nyamara byahe byo kujya!! Ntabwo muri iyi nyandiko turi bufate umwanya wo kuganira ku micungire(management) ya dipolomasi y’u Rwanda, ariko umuntu ntiyabura kuvuga ko dipolomasi y’U Rwanda idashingira ku mubano hagati y’ibihugu cyangwa imiryango mpuzamahanga, ahubwo ishingira uko inyungu za General Kagame zihagaze. Iyo niyo mpamvu tutabona imibanire ihamye hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu kuko hahora icyocyorana bitewe n’ibyo General Kagame ashaka ku giti cye. Ni muri urwo rwego rero, abatekereza ko hari umubano udasanzwe wateye imbere hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa bibeshya ahubwo icyateye imbere, n’inyungu bwite za General Kagame ku Bufaransa. Uwahinyuza ibi yakwibaza impamvu ku gihe cya Sarkoz ibintu byagenze neza, Hollande yaza bigasubira inyuma, Macron yajyaho ibyari bisinziriye bikazanzahuka!!? Inkuru yasohotse mu kinyamakuru Igihe kuwa 03-12-2021, igaragaza ko Ubutegetsi bwa Kigali bwatangiye kwibaza uko byagenda mu gihe Emmanuel Macron yaba adatorewe mandate ya kabiri! Soma inkuru hano

Ibi rero ni ikimenyetso gihagije cyerekana uburyo dipolomasi hagiti y’U Rwanda n’Ubufaransa idashingiye ku nyungu z’ibihugu byomb i(mutual interest), ahubwo ishingiye ku nyungu bwite za General Kagame afite mu Bufaransa. Ese izo nyungu n’izihe? Nk’uko Abasesenguzi babyerekana, Ubufaransa bufite ikibazo gikomeye ko mu buhugu byinshi bwakoronije, Abaturage babyo batakibwifuza cyane cyane aho bufite ingabo. Muri Centreafrique, havuzwe kenshi ko Ubufaransa bufasha Leta ku manywa, nijoro bugafasha inyeshyamba. Ibyo byatumye abaturage batangira kwinuba ingabo z’Ubufaransa. U Rwanda rusanzweyo mu ngabo za Loni zibungabunga amahoro, ariko noneho haje no koherezwayo izindi ngabo noneho hashingiwe ku bwumvikane bwa Leta ya CentreAfrique na Kigali. Izo ngabo zikaba zaragiye zisangayo imitwe y’abacanshuro b’Abarusiya. Ikibazo kibazwa ni ukumenya niba yaba irimo ikina “double standards” kuko ntibyumvikana uko bakorana n’abarusiya, noneho ngo banabungabunge inyungu z’Abafaransa. Ku bazi imiterere ya General Kagame, ntibatinya kuvuga ko iyo risque yayifata!! Nyamara n’ubwo bitagaragara ubu, ingaruka zazaba ndennde mu myaka izaza. Si CentreAfrica gusa kuko no muri Mali Abafaransa ntibashakwa. Ubu naho hamaze kugera imitwe y’abacanshuro b’Abarusiya, bikaba binavugwa ko Abafaransa bitegura kuhava ariko bakazasimburwa n’abasirikari b’u Rwanda bagera ku 2500.

Ibyo byashimangirwa n’ijambo General Kagame yagejeje ku banyarwanda kuwa 26/12/2021(Ijambo ry’iminota 7 ritandukanye n’iryo yavuze kuwa 01-01-2022 ry’umunota umwe), aho yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kohereza ingabo mu bihugu bitandukanye. Muri Mozambike ho, hari inyungu z’Ubufaransa mu bikorwa by’ubukuzi bwa Peterori ariko bibangamiwe n’abiswe imitwe ya kiyisiramu. Mozambike nk’igihugu kidafite amateka agira aho agihuza n’ubufaransa, byagora Leta koherezayo ingabo zo gucunga ibikorwa by’amasosiyeti yingenga y’Abafaransa. Iyoherezwa ry’ingabo mu bindi bihugu, bikozwe n’ibihugu birimo demokarasi, n’igikorwa kibanza gusunzumwa n’inzego zitandukanye mbere y’iyoherezwa. Macron ntacyo yari kubona asobanurira Abafaransa. Hagombaga rero kuboneka ukora iyo misiyo. Ese Ingabo z’u Rwanda zaba ziri kwinjizwa na General Kagame mu bikorwa bya gicanshuro? Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rivuga Senat y’U Rwanda igomba kwemeza amasezerano yose arebana n’ibyo kubungabunga amahoro. Kuba rero ingabo z’u Rwanda ziri muri Centreafrika, Mozambike ndetse zitegura kujya muri Mali, nyamara bitarabanje kwemezwa na Senat, ntawabura rwose kwemezwa ko zagiye mu buryo bwa gicanshuro, kandi kubungabunga inyungu bwite za Kagame kuko ibizitangwaho, ibiva muri ibyo bikorwa, ntawuzi ingano yabyo.

6) Dipolomasi yo kujujubya Abanyarwanda

Bamwe mu banyapolitiki b’Abanyarwanda hari amagambo bagiye batanganza mu by’ukuri agaragaza isura y’imikorere y’Ubutegetsi bwa General Kagame. General Kabarebe yigeze kugaragara ahamagarira urubyiruko rw’Abasore bacitse kw’icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi, guhaguruka bakabuza amahwemo urubyiruko rw’abanyarwanda bahungiye mu bihugu by’Amajyepfo y’Afrika cyane cyane ko ngo bari kwiteza imbere, bakaba bari kwiga bagatsinda mu mashuri, ibyo bikaboneka nk’imbogamizi ku busugire bw’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi. Ntibyatinze, Professeur Dusingizemungu Jean Pierre uyobora IBUKA yatangarije mu muhango wo kwibuka abazize genoside yakorewe Abatutsi maze ababwira ko bagomba kurebera ku nshuti zabo z’abayahudi (mwibuke ibyagaragajwe hejuru uko Leta ya Israel ikoresha holocaust mu gukandamiza Abanyapalestine!!) maze bagakoresha ubutabera mpuzamahanga, bagahungeta, bagateshwa umutwe!!!

Uyu mwaka 2021, wagaragayemo ibyemezo byagiye bifatwa n’ibihugu byakiriye Abanyarwanda kandi bikaza ari ibyemezo bigamije kujujubya abo Banyarwanda byakiriye ndetse bamwe bakanaburirwa irengero. Malawi niyo yagaragaye ku ikubitiro ifata icyemezo kigayitse cyo gukura abahawe ubuhungiro mu mitungo yabo bakoreye, bagategekwa kujya kuba mu makambi kandi nta bufasha bahawe. Ubusanzwe amasezerano mpuzamahanga arengera impuzi, ateganya ko igihugu cyakiriye impunzi gifite n’inshingano zo kuzorohereza mu mibereho harimo n’ibyitwa “réintégration sociale et économique”. Umutungo w’impunzi ugomba kurengerwa kimwe n’uko umutungo bwite w’undi munyagihugu urengerwa. Bikaba bitumvikana inyungu igihugu cya Malawi gifite mu kujujubya abantu biteje imbere, bakora ibikorwa byinjiriza Leta imisoro kandi bagatanga imirimo ku bandi benegihugu!! Nyamara usanzwe azi imikorere ya Leta ya Kigali mu kujujubya umunyarwanda wese idashaka, ntawabura gutekereza ko binyuze mu gutanga ruswa(bimwe mu byayogoje abategetsi b’Afurika), Leta ya Kigali yashoboye gukoresha Ministri wa Malawi ushinzwe abinjira n’abasohoka maze afata icyemezo cyo kujujubya impunzi z’abanyarwanda. Nyamara ikifuzo cya Kigali cyaje kubangamirwa n’uko Ubucamanza bwa Malawi bufite imbaraga zikomeye zitanyeganyezwa na Leta.

Umucamanza wa Malawi akaba yarashoboye guhagarika icyemezo cyari cyafashwe na Ministri wavuzwe kigamije gutera hejuru impunzi z’Abanyarwanda. Sibyo gusa, kuko Leta ya Generali Kagame yifashishije ubufatanye mu bya gisirikare n’Igihugu cya Muzambike maze Umunyarwanda Ntamuhanga Casimir aza gushimutwa. Nyamara ishimutwa rya Ntamuhanga rizaremerera Abategetsi b’i Maputo n’abi Kigali kuko ikirego cy’ishimutwa rye cyamaze gushyikirizwa akanama ka Loni gashinzwe gukurikirana ababuriwe irengero, bityo Kigali ikaba ikomeje gusiga ibyondo mu isura yayo yibwira ko ari uburyo bwo guhungeta Abanyarwanda. Ishimutwa rya Ntamuhanga kandi ryaje ryiyongera ku iyicwa ry’umunyemari Revocat Karemangingo nawe wari uyoboye komite y’impunzi z’Abanyarwanda baba muri Mozambike.

Ikibazo cy’Abanyarwanda barekuwe n’Urukiko rwashyiriweho u Rwanda TPIR/ICTR nacyo cyagaragaje uburyo Leta ya Generali Kagame yahagurukiye kujujubya umunyarwanda wese kabone n’ubwo inkiko zaba zaramugize umwere. Kuba Leta ya Niger yari yemeye kubakira ku butaka bwayo ariko nyuma y’igihe kitageze ku kwezi ibyemeye, ikisubiraho, wanareba kandi uburakari bwagaragajwe n’uhagarariye u Rwanda mu muryango w’Abibumbye, Mme Rugwabiza Valentine, bikiyongeraho ko Niger yatangaje ko yasubiye ku cyemezo cyayo kubera impamvu za dipolomasi, umuntu ahita abona neza ko Leta ya Kigali yahise ibyivangamo ndetse hakabonekamo n’umugambi wo kuba bashimutwa ngo boherezwe mu Rwanda. Igihugu nka Niger cyamunzwe na za coup d’Etat, leta ikaba itarashobora kwiyubaka nta gitanganza cyaba kirimo, ko Leta ya Kigali yakwinjirira bamwe mu bagize Leta ya Niger maze ibyemezo bimeze kuriya bigayitse bikaba byafatwa. Nyamara hari icyo Leta ya Kigali igomba kwibuka: Ntabwo Leta zose zikora buri gihe “kivuwayu”!!

7) Imibanire n’Uburundi: Umpisha ko nkwanga, nkaguhisha ko mbizi!!

Umwaka wa 2021, watangiye abantu bibwira ko hari intambwe zaba zaratewe mu mibanire hagati y’U Rwanda n’Uburundi. Ku ikubitiro, ba Ministiri b’ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi, Albert Shingiro na Vincent Biruta, bahuriye mu biganiro ku mupaka wa Nemba. Nyuma hagiye haba inama zihuza abakuru b’inzego z’iperereza mu bihugu byombi, ndetse abaguverineri b’intara zihana imbibi ku mpande zombi bakomeza kujya bahura. Mu kwezi kwa karindwi, Bwana Ngirente Eduoard akaba yaragiriye uruzinduko i Bujumbura aho yifatanyije n’Abarundi kwizihiza isabukuru y’ubwigenge. U Rwanda kandi rwagaragaye rushyikiriza Leta y’u Burundi abarwanyi bo mu mutwe wa Red Tabara, Uburundi nabwo bukohereza abarwanyi ba FLN. Leta ya Kigali yaje no guhagarika amaradiyo y’Abarundi yakoreraga ku butaka bw’u Rwanda ariko kugeza n’ubu ikaba yarinangiye gushyikiriza u Burundi abakekwaho gukora coup d’etat bahungiye mu Rwanda. Leta y’u Rwanda yanga kuboherereza u Burundi yitwaje ko ngo ari impunzi za politiki zigomba kurengerwa, nyamara ikirengagiza ko byatumye umubano wayo na Uganda uzamba ari uko yajyaga guhiga impunzi z’abanyarwanda ku butaka bw’ubugande. Ntawabura kwibwira ko kuba Leta ya Kigali yanga gutanga abo Uburundi buyisaba, ari uko bizwi neza ko abo bantu aribo bafashaga Kigali mugutegura isenywa ry’inzego z’ubutegetsi bw’Uburundi, bityo baramutse boherejwe amabanga yose ya Kigali akaba yajya hanze.

Aha niho bamwe mu basesenguzi bahera bavuga ko nta mubano wigeze utera imbere ahubwo hakomeje kuba uburyarya bukomeye cyane hagati y’ibihugu byombi. Mu mpera z’ukwezi k’ukuboza /2021 nibwo Perezida Evariste Ndayishimiye yafashe icyemezo cyo guhagarika Coloneri Musaba ku buyobozi bw’urwego rw’iperereza. Amakuru yashoboye kujya hanze ni uko uyu Coloneri Musaba yagaragaweho kuba yarakoranaga na Leta ya Kigali mu ibanga ndetse mu igenzura ryakozwe bikaba byaraje kuboneka ko yakoreye hanze y’igihugu ingendo zigeze kuri ebyiri ariko avuga ko indege yamusize ntashobore kugarukira igihe mu gihugu! Mu igenzura ryakozwe bikaba bivugwa ko byabonetse ko izo uko gusigwa n’indege mu butumwa yoherejwemo yabaga yaciye i Kigali kandi bitazwi n’abamukuriye. Nubwo Kigali bamushima ko yaba ari umwe mu bagize uruhare mu izahurwa ry’umubano w’u Rwanda n’Uburundi, ariko nk’ibyemezo byo gushyikiriza u Rwanda inyeshyamba za FLN ngo yaba yarabigiragamo uruhare atabanje kubahiriza amabwiriza y’abamukuriye. Iyo myifatire ye Coloneri Musaba rero ikaba igaragaza ko nta mubano Kigali yigeze yifuza kuzahura ahubwo yinjiriye inzego z’umutekano w’Uburundi mu mugambi wo gukomeza gushaka uko yagenzura ibibera muri icyo gihugu. Uko Kigali ivuga neza Coloneri Musaba biri hano

Mu gusoza iyi nyandiko, ntabwo twajya mu byagaragaye byose, urugero nk’Ikibazo cy’Ubugande kigaragara ko bidatangiriwe hafi, bishobora kwerekeza habi, kuba u Rwanda rumaze kuba nk’urufungiranywe mu mipaka, rukaba rusigaranye Tanzaniya, nayo ifite gahunda zo guhindura imigambi yayo ku mishinga bari bafatanije n’u Rwanda nk’uko Dr Himbara David abisobanura hano

U Rwanda rukunze kwirata ubutwari mu byagisirikare, rukwiye kumenya ko gusenyuka kw’igihugu bishobora kubaho nizo ntwaro zitiriwe zikoreshwa. Niba igihugu kigaragara ko kiri mu kato mu by’ubukungu, ibyo birahagije ngo bigishyire hasi. Amaboko y’igihugu ni ukwita ku benegihugu no kumenya kubana neza n’Abaturanyi.

Jérôme Bicamumpaka yanze kujya muri Niger kubera impamvu z’uburwayi.

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2021 hari inkuru yasohotse muri The Rwandan yavugaga kuri Bwana Jérôme Bicamumpaka wahoze ari Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda mu 1994, akaba yari acumbikiwe n’Urugereko rwashinzwe kurangiza imanza zasizwe n’inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (MTPI) mu nzu irindiwe umutekano (Safe house) mu mujyi wa Arusha yahawe iminsi 15.

Muri iyo nkuru yaje ikurikirana n’uko abandi banyarwanda barekuwe n’Urukiko rw’Arusha bari bamaze guhabwa minsi 7 ngo babe bavuye ku butaka bw’igihugu cya Niger, turisegura ku basomyi bacu aho twanditse ko Bwana Jérôme Bicamumpaka yahawe iminsi 15 n’igihugu cya Tanzaniya ngo abe yavuye ku butaka bwacyo. Ahubwo iyo minsi 15 yayihawe n’ubwanditsi bw’Urugereko rwashinzwe kurangiza imanza zasizwe n’inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (MTPI) ngo abe yavuye mu nzu icungiwe umutekano (safe house) yari acumbikiwemo n’urwo rugereko.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona yakuye ahantu hizewe avuga ko Bwana Bicamumpaka yasigaye Arusha kuko yanze gusinya ibyo kujya muri Niger kubera impamvu z’uburwayi. Akaba yari amaze amezi atanu avurirwa i Nairobi, yishurirwa na ONU kandi agomba gusubirayo hagati mu kwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2022.

Impamvu Bwana Bicamumpaka yatanze yanga kujya muri icyo gihugu ngo ni uko muri Niger nta bitaro bizobereye mu byo kuvura uburwayi bwe bihari.

Ubwanditsi bw’Urugereko rwashinzwe kurangiza imanza zasizwe n’inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (MTPI) bwanze kumva ibyo bisobanuro bye bumubwira ko agomba kuva mu nzu icungiwe umutekano (Safe house) ya ONU bitarenze tariki ya 22 Ukuboza 2021.

Ariko Bwana Bicamumpaka, abinyujije ku mwunganizi we, yatanze ikirego asaba ko mu gihe ikirego cye cyo kwanga kwimurirwa muri Niger cyaba kitarigwa mu mizi, icyemezo yafatiwe n’ubwanditsi bwa MTPI cyo kumukura mu nzu acumbikiwemo na ONU no kumwambura uburenganzira yari asanganywe bwo kwitabwaho na ONU cyaba gisheshwe.

Tariki ya 21 Ukuboza 2021 Président w’Urugereko rwashinzwe kurangiza imanza zasizwe n’inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (MTPI) yategetse Ubwanditsi bw’urukiko guhagarika icyo cyemezo, hagategerezwa urubanza.

Ubu impande zombi zatanze ingingo zazo mu rukiko, hategerejwe umwanzuro w’urukiko. Hagati aho Bwana Jérôme Bicamumpaka aracyari mu nzu acumbikiwemo Arusha kandi yitaweho na ONU.

Twabibutsa ko umuryango wa Bwana Jérôme Bicamumpaka utuye mu gihugu cya Canada utahwemye gusaba ko yakwemererwa kuwusanga ngo ushobore kumwitaho mu burwayi bwe ariko kugeza ubu ntabwo ubusabe bwawo burubahirizwa.

Victoire Ingabire avuze ku mbabazi bivugwa ko yahakanye ko atazisabye

Viewing all 10370 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>