Perezida w’U Burundi NDAYISHIMIYE yabwiye iki Abarundi bo mu Bubiligi? Ese bo bamubwiye iki? 19/02/22
Papa Francis agiye gusura ibihugu bitandukanye by’Afurika u Rwanda rutarimo
Yanditswe na Nkurunziza Gad
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Francis azasura Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DR Congo) na Sudani y’Epfo mu kwezi kwa karindwi, u Rwanda rwari rwamusabye kurusura ntirugaragara ku rutonde rw’ibihugu azasura.
Intumwa ye muri DR Congo, Ettore Balestrero yabwiye abanyamakuru ko Papa Francis azasura imijyi ya Kinshasa na Goma hagati ya tariki 02 – 05 Nyakanga.
BBC dukesha iyi nkuru yakomeje ivuga ko Matteo Bruni, umuvugizi wa Vaticano, yasohoye itangazo rivuga ko Papa Francis azanasura imijyi ya Juba na Bruni muri Sudani y’Epfo hagati ya tariki 05 – 07 Nyakanga.
Minsitiri w’intebe Sama Lukonde yabwiye abanyamakuru ko Papa yaje ku butumire bwa Perezida Felix Tshisekedi.
Lukonde yongeraho ko leta izakora ibishoboka kugira uru ruzinduko rw’ikimenyetso cy’amahoro n’ubumwe ruzagenda neza.
Abagera kuri 50% by’abaturage miliyoni 95 ba DR Congo ni abakristu gatolika.
Uru ni uruzinduko rwa gatatu rw’umukuru wa kiliziya gatolika muri DR Congo mu myaka 37 ishize. Papa Yohani Paulo II yasuye iki gihugu kikitwa Zaïre gikuriwe na Mobutu Sese Seko mu 1980 no mu 1985.
DR Congo (ibice by’iburasirazuba) na Sudani y’Epfo ni ibihugu byashegeshwe n’intambara zimaze imyaka myinshi.
Papa Francis w’imyaka 85 amaze gusura umugabane wa Africa inshuro enye kuva yakwimikwa mu 2013.
Mu 2015 yasuye Kenya, Uganda, Centrafrique, mu 2017 asura Misiri, naho mu 2019 asura Maroc, Mozambique, Ibirwa bya Maurice na Madagascar.
Uruzinduko rwe muri DR Congo na Sudani y’Epfo ni urwa kabiri azaba agize muri uyu mwaka nyuma y’urwo azabanzamo muri Malta mu kwezi kwa kane.
U Rwanda rwari rwasabye Papa Francis kurusura ruviriyemo aho
Nk’uko bigaragara ku ngengabihe y’uruzinduko rwa Papa Francis muri DR Congo, azanasura Umujyi wa Goma uhana imbibe n’u Rwanda. Ni mu gihe mu Ukuboza 2021, Arkiyeskopi wa Kigali, Cardinal Antoine Kambanda yagiye kuri Televiziyo Rwanda ko bamaze gusaba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, gusura u Rwanda yongeraho ko hari icyizere ko uyu mushumba yazemera ubutumire.
Umwe mu bihaye Imana mu Rwanda yari yadutangarije ko Francis yarangije kwemera ubutumire bw’u Rwanda, igisigaye arugutangaza itariki y’uruzinduko rwe.
Iminyorogoto n’ibinyenzi muri Hotel mu Rwanda byatumye umunya-Danmark ahazinukwa
Yanditswe na Nkurunziza Gad
Louis Bendixen, ukomoka muri Danmark witabiriye Tour du Rwanda 2022 avuga ko ubwiza bw’u Rwanda buhabanye na Hotel yacumbitsemo, akarazwa mu cyumba cyuzuyemo ibinyenzi n’iminyorogoto.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Louis Bendixen uherutse muri Tour du Rwanda yasojwe mu mpera z’icyumweru gishize, yavuze ko yakunze u Rwanda kubera ubwiza bwarwo ariko ko hoteli yacumbitsemo yayizinutswe kubera serivisi mbi yahawe.
Amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko yafashwe na Louis agaragaza ibinyenzi n’iminyorogoto bigendagenda mu cyumba cya Hotel Hilltop yararagamo, umwanda nawo unuma impande zose.
Uyu munyonzi yanditse kuri twitter ati “Wakwishimira kugaruka mu gihugu gitangaje nk’u Rwanda, ariko ntiwakumbura kugaruka muri Hotel nkiyo twarimo muri Tour du Rwanda.”
Hagati aho Ikigo gishinzwe Iterambere mu Rwanda ‘RDB’ cyatangaje ko cyaciye amande y’amafaranga ibihumbi 300 Hotel Hilltop kubera service mbi bahate ababagana. RDB ivuga ko nyuma yo kubaca aya manda yanabihangirije.
Si ubwa mbere havuzwe ikibazo cy’isuku nke mu mahotel yo mu Rwanda, kuko no mu mwaka ushize wa 2021, bamwe mu bakinnyi bari bitabiriye irushanwa rya Basketball bijujutiye ko barajwe muri hotel zifite umwanda.
Umwe mu bakinnyi b’ikipe ya Guinea yanditse kuri twitter ati “Birababaje cyane, hotel turaramo ifite umwanda ukabije ibyo turyamamo biranuka cyane.”
Mu gihe bamwe mu basura u Rwanda bakomeje kwinubira isuku yo muri Hotel bacumbikamo hari n’abandi binubira isuku y’ibiryo barya muri za Restaurent kuko bibatera inzoka zo mu nda zirimo na amibe.
Muri Kamena 2022 mu Rwanda hazabera inama mpuzamahanga y’ibihugu bigize bikoresha icyongereza (Commonwealth) izwi nka CHOGM . Iyi nama yitezweho kuzitabirwa n’abantu bavuye mu bihugu bigera kuri 54. Igiteye impungenge ni isuku ndetse na service bazahabwa muri hotel bazacumbikamo niba bitazasiga iki gihugu kigaragaje isura yacyo nyakuri.
Leta ya Kigali ntihwema kwitaka ko ari kimwe mu bihugu biza ku isonga mu kugira isuku muri Afurika ndetse ibi byatumye umurwa mukuru w’iki gihugu uhabwa ibihembo mpuzamahanga bitandukanye kubera iyo suku.
N’ubwo bimeze bityo ariko, abantu batandukanye bemeza ko iyo suku igarukira ku mihanda migari yo mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero z’uwo mujyi mu gihe mu ngo n’ahandi hatabonwa na buri wese haba huzuye umwanda utagira ingano.
Unfortunately the hotel we stayed at the whole week at @tour_du_Rwanda Such friendly staff, just very bad management and simply a disaster of a hotel. Would love to come back to the amazing country of Rwanda, just not at this place again, I’m sorry. https://t.co/Kv3sRWJud0
— Louis Bendixen (@LouisBendixen) March 3, 2022
ANNOUNCEMENT
Following reports of poor service delivery by Hotel Hilltop and Country Club during the just concluded Tour du Rwanda, Rwanda Development Board would like to inform the general public that the establishment has been fined Rwf 300,000 and issued a warning. pic.twitter.com/auvOx6TnzH— Rwanda Development Board (@RDBrwanda) March 1, 2022
U Rwanda ruzafungura imipaka yo ku butaka kuwa mbere
Yanditswe na Nkurunziza Gad
Leta y’u Rwanda yatangaje ko kuwa mbere tariki ya 7 Werurwe 2022, imipaka yo ku butaka izafungurwa hafatwa n’izindi ngamba zitandukanye zo koroshya amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Kimwe mu byemezo byafatiwe mu nama y’Abaminisitiri b’u Rwanda yabaye tariki 4 Werurwe 2022 iyobowe na Perezida Kagame ni icyo gufungura imipaka yo ku butaka.
Uyu mwanzuro uvuga ko “Imipaka yo ku butaka izafungurwa guhera kuwa mbere tariki 7 Werurwe 2022 abagenzi binjira ku butaka bashobora kuzajya basuzumwa Covid-19 mu gihe bibaye ngombwa mbere yo kwinjira mu Gihugu.”
Iki cyemezo gifashwe mu gihe tariki 31 Mutarama 2022 nibwo Umupaka wa Gatuna wafunguwe hagati y’u Rwanda na Uganda, nyuma y’imyaka itatu ufunze kubera umubano mubi wari hagati y’ibihugu byombi.
Icyo gihe, abaturage b’ibihugu byombi babyiniye ku rukoma bibwira ko bagiye kongera kunderana nk’uko byari bisanzwe, ariko siko byagenze kubera ko icyo gihe abategetsi b’impande zombie batangaje ko hari ibigomba kubanza kunozwa mu bijyanye n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Icyemezo cyo gufungura umupaka wa Gatuna cyari cyafashwe nyuma y’uruzinduko rw’umuhungu wa Perezida Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, wasuye u Rwanda tariki 22 Mutarama 2022.
Nyuma yo kumva icyemezo cyafashwe na Kigali cyo kongera gufungura imipaka yo kubutaka, Muhoozi yanditse kuri twitter ati “Ndashimira ‘Uncle’ Perezida Kagame yemeye ko hongera kuba urujya n’uruza ku mipaka yacu. Ndamushimira cyane ko yongeye guhuza abaturage bacu. Ndamushimira cyane ko ari intwari nyayo.”
Si imipaka ihuza u Rwanda na Uganda ifunze gusa, kuko n’imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi nayo imaze imyaka isaga itatu ifunze. Nyuma y’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri bamwe mu baturage batangiye kubyinira ku rukoma bavuga ko bagiye kongera guhahirana n’ibihugu bihana imbibe n’u Rwanda nyuma y’imyaka bameze nk’abafungiranye mu gihugu kuko hakoraga inzira yo mu kirere gusa yigonderwa na bacye.
Abarundi ndetse n’abanyarwanda bakaba bamaze iminsi bagaragaza ko bafite inyota yo kongera kugenerana nyuma y’uko umubabo w’ibihugu byombi wongeye kumera neza.
Ubwo yarahizaga abategetsi bashya baherutse gushyirwa muri guverinoma y’u Rwanda tariki 8 Gashyantare 2022, Perezida Kagame yavuze ko ku mibanire n’u Burundi hari intambwe igenda iterwa, ati “Umubano uraza kugenda urushaho kuba mwiza abarundi n’abanyarwanda babane uko bikwiriye.”
Indi myanzuro yafatiwe mu nama y’Abaminisitiri
Ibikorwa byinshi bizakomeza gukora amasaha 24 kuri 24, aho kujya bifungwa Saa sita z’ijoro nk’uko byari bisanzwe. Ibikorwa bitemerewe gukora amasaha yose birimo ibitaramo by’umuziki, kubyina harimo na konseri, utubari, ibirori byo kwiyakira n’ibikorwa by’imikino y’amahirwe, aho bizajya bifungwa Saa munani z’ijoro.
Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu bangana n’ubushobozi bwazo bicaye, ndetse na 75% ku bahagaze. Insengero, restaurant, utubari, gym, stade zakira imikino yose, pisine n’inyubako za massage byose byemerewe gukora kandi bikakira abantu bangana n’ubushobozi bw’aho bibera, uretse ko abo bantu bagomba kuba barikingije mu buryo bwuzuye. Abana bari munsi y’imyaka 12 nibo batemerewe kwerekana icyangombwa cy’uko bakingiwe.
Abitabirira ikiriyo bagomba kuba barakingiwe mu buryo bwuzuye, mu gihe abitabira inama n’andi makoraniro bagomba kuba barakingiwe mu buryo bwuzuye, ariko bakanerekana icyemezo cy’uko bapimwe Covid-19 mu masaha atarenze 48. Abategura amakoraniro rusange bagirwa inama yo kuyashyira hanze mu gihe bishoboka, bitagenda gutyo hagafungurwa amadirishya kugira ngo haboneke umwuka uhagije.
Abagenzi binjira n’abasohoka mu Gihugu banyuze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije Covid-19 (PCR test) mu gihe cy’amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka. Abanyarwanda bose bava mu Gihugu bagomba kuba barikingije Covid-19.
Gicumbi: Umucungagereza yishe undi bapfa umugabo
Yanditswe na Nkurunziza Gad
Muri Gereza ya Gicumbi iherereye ahitwa mu Miyove haravugwa amakimbirane y’abacungagereza babiri yarangiye umwe arashe undi agapfa bapfa umugabo.
Umwe mu bakozi ba Gereza ya Miyove waduhaye amakuru yatubwiye ko uwarashwe agapfa ari umucungagereza w’umukobwa wari uzwi ku izina rya “Kazungu” uwamurashe nawe ngo ni umukobwa w’umucungagereza bakaba bapfaga umugabo.
Uwaduhaye amakuru yavuze ati “Hari umusore w’umupolisi wakoreraga kuri Gereza ya Miyove mu minsi ishize bombi bakaba baramukundaga ariko we yakundaga kazungu twese twari tubizi. Mugenzi we rero yabonye ko urukundo rwa kazungu n’uwo musore rugeze kure umujinya uramwica atangira kumuhigira hasi kubura hejuru. Kuwa gatanu nibwo batonganye twe tukagirango biroroheje nuko birangira akoze ku mbarutso aramurasa ahita apfa.”
Undi waduhaye amakuru yavuze ati “Uriya mukobwa barashe yari hafi kurongorwa n’umupolisi wahoze akorera hano mu miyove, ariko uriya mucungagereza wundi nawe yari yarishyizemo ko ari we azarongora kuko ngo bajyaga banararana. Nyuma rero yaje kubona ko umuhungu atamwikoza ahubwo afite umushinga wo kuzarongora kazungu ishyari rizamuka ubwo.”
Umuvugizi w’u Rwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda, SSP Pelly Gakwaya Uwera, yabwiye Radio Rwanda ko ibyabaye ari impanuka.
Yavuze ati “Navuga ko ari impanuka yabayeho, uwarashwe yari umwana muto w’umukobwa washimwaga mu mico n’umurava yagiraga mu kazi. Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwihanganishije umuryango we cyane.”
Yakomeje ahwitura abandi bacungagereza ati “Igihe hagize ibyo batumvikanaho bajya begera abayobozi babo mu kazi cyangwa se natwe bakatwegera hari uburyo butandukanye bwashyizweho ku buryo buri mucungagereza ashobora kugeza ikibazo cye ku buyobozi bitamugoye.”
Si ubwa mbere mu bacungagereza bo mu Rwanda habayeho kurasa bapfa ibibazo bafitanye ku giti cyabo, kuko mu mwaka wa 2018 umucungagereza wo muri Gereza ya Rilima mu Karere ka Bugesera yarashe mugenzi we bapfa amafaranga ibihumbi 20 yari yaramugurije agatinda kuyamwishyura.
RWANDA: HARARYA UMUGABO HAGASIBA UNDI!
Yanditswe na Erasme Rugemintwaza
Kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2021, ibiciro by’ibikenerwa by’ibanze byakomeje kugenda bizamuka mu Rwanda. Abantu bakomeje gutegereza icyo Leta yakora ariko amaso yaheze mu kirere. Abanyarwanda bose, ariko by’umwihariko abatuye mu mijyi cyane cyane abo muri Kigali bahangayikishijwe cyane n’iryo zamuka ry’ibiciro by’ibikerwa by’ibanze cyane cyane ibiribwa n’ibinyobwa. Ese iryo zamuka riraterwa n’iki? Leta ibivugaho iki?
Aho wagera hose mu Rwanda imvugo, nako induru ni imwe: “Inzara igiye kutwica kandi twari turokotse Covid-19”. Ibi bikaba bituruka ku kwiheba ku Banyarwanda benshi bitewe n’ibiciro by’ibiribwa byazamutze cyane ku buryo ubushobozi bwo guhaha bwabaye buke. Iki kibazo cy’ibiciro by’umurengera kikaba gifite ingaruka nyinshi ku buzima, ndetse bikaba byasubiza irudubi ikibazo gisanzwe mu Rwanda cy’igwingira ry’abana bato giterwa ubusanzwe no kurya nabi, ndetse inzara ikaba yayogoza igihugu kuko n’ubusanzwe bizwi ko Abanyarwanda bagera kuri miliyoni enye (30% by’abaturage bose), barya rimwe ku munsi nabwo biyushye icyuya. Iyo witegereje neza usanga mu Rwanda nta biribwa bihari, bigahumira ku mirari imipaka y’u Rwanda n’Ubuganda ndetse n’Uburundi, ikaba ifunze. Nko ku Buganda bwo, uretse ibiribwa byavagayo bigakwira hose mu gihugu, abaturage baturiye imipaka y’Ubuganda, bafite imbaraga bajya gupakazayo, bagatahana umuhahano uhendutse w’ibiribwa n’amafaranga.
Impungenge z’Abanyarwanda ziyongereye cyane aho mu gihe cy’icyumweru kimwe, kuva mu cyumweru cya nyuma cy’ukwezi kwa kabiri kugeza mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu 2022 ibiciro bimaze gutumbagira cyane kandi byongeraho amafaranga menshi ugereranyije n’irindi zamuka ry’ibiciro ryagiye ribaho mu gihe cya vuba aha.
Iri zamuka ry’ibiciro rikaba ribaye ku nshuro ya kabiri kuko no mu minsi ishize byigeze kuzamuka, bivugwa ko byatewe n’icyorezo cya Covid-19. Abantu baracecetse, barashinyiriza, ariko ubu byakabije ku buryo abantu bahanze amaso Leta ngo igire icyo ikora.
IBICIRO BITUMA UMUTU ASESA URUMEZA?
Ibiciro nasanze mu Mujyi wa Kigali, ntawe bitakangaranya, cyane ko bizamutse gutyo mu gihe cy’icyumweru kimwe. Umuntu ariko akaba yakwibaza impamvu y’ibi biciro, ariko cyane cyane impamvu Leta icecetse. Mu gace k’Umujyi wa Kigali nabajijemo ibiciro, ikiro cy’isukari cyari kimaze iminsi mike kigeze ku mafaranga 1500 nabwo kivuye ku 1200, ubu cyageze ku mafaanga 1800, umufuka w’ibiro 50 warangurwaga, nabwo nyuma yo kuzamuka, ibihumbi 52.000 mu mpera z’ukwezi kwa kabiri 2022, ubu wageze ku mafaranga 75.000 mu gihe kitarenze icyumweru. Amavuta yo guteka, litiro yaguraga amafaranga 1700, ubu yageze ku mafaranga 2700 naho iyaguraga 2500 yageze kuri 3500; ubwo ijyerikani ntoya irya yanditseho litiro 20, nasanze abacurizi bo bavuga ko ari litiro 18, iyaranguraga amafaranga 18.000 yo yakabije igera ku 51.000 Umufuka w’umuceri w’ibiro 25 warangurwaga amafaranga 23.000 wageze ku 25.500. umuceri kaba aricyo kiribwa kitiyongereye cyane. Ibiribwa Abanyarwanda barya cyane aribyo ibirayi n’igitoki byarazamutse birakabya. Ikiro cy’ibirayi byitwa Kinigi ubu ni hagati ya 350 na 400 kivuye kuri 250, naho igitoki cyo cyarakabije, cyavuye ku mafaranga 130 ubu kigeze kuri 250 na 260! Ku banywi b’inzoga, inzoga ya Miitzig nini, ibiciro biri hasi byavuye ku mafaranga 1000 bigera ku 1300, naho icupa rya primus rinini bita “mubimba”, ryavuye kuri mafaranga 800 rigera ku 1000, naho ka skol gato kavuye kuri 600 kagera kuri 700. Ibikomoka ku farini nabyo ni uko, wa mukati uribwa na benshi witwa irindazi, uwaguraga amafaranga 200 wageze kuri 300, naho uwaguraga 100 ugera kuri 200. Ibicanwa byo byakabije, Gaz ntoya y’ibiro 6, yavuye ku mafaranga 7.500 igera ku 9.000; naho umufuka w’amakara wavuye u mafaranga 10.000 ugera kuri 15.000. Naho isabune yo gufura zirya ziba zifatanye, agakarito karanguraga 5.500 kageze ku 9.800. Ibi biciro ni ibyo njye ubwanjye wanditse iyi nkuru nibarije, nigereyeho.
ABATURAGE BARATABAZA!
Aho ugeze hose, usanga abaturage batabaza, bakavuga ko hari ibyo bavuyeho kuko birenze ubushobozi bwabo. Ibyo ni nk’amavuta n’isukari kandi burya ibi ni ibiribwa by’ingenzi kuko bivamo kalori umubiri ukenera cyane. Abandi bati “ibirayi ni ibyo abo mu cyiciro cya 3 na 4”. Aha baba bavuga bwa buryo Leta y’u Rwanda ikoresha ishyira mu byiciro by’ubukungu, icyicro cya mbere n’icya kabiri, ari nacyo kirimo banyarwanda basaga 75%, ni icy’abafite ubushobozi buke cyane Leta igomba gushyiriraho ingamba zidasanzwe ngo batete imbere, naho abo mu cya gatatu akenshi ni abakozi bafite umurimo uhiraho mu gihe mu cyiciro cya kane ari abaherwe bafite imitungo yimukanwa n’itimukanwa igaragarara. Abo rubanda nyamwisnhi rero barasaba Leta guca inkoni izamba, ikareba uburyo ibi bicuruzwa bikenerwa mu buzima bw’ibanze byabaganyirizwa ibiciro dore ko ku isoko ry’umurimo, cyane cyane iyi mirimo tuvuga ko iri mu cyiciro cy’imirimo idasanzwe (secteur informel/informal sector), ari nayo itunze Abanyarwanda benshi cyane, usanga ikorwa n’abo batifite tumaze gukomozaho, imishahara aho kwiyongera ahubwo igenda ibaganuka, biturutse nabyo ku bwinshi bwabayishaka n’ubukungu bwahungabanyijwe na Covid-19.
Si abaguzi gusa bahangayikishijwe n’iri zamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa by’ibanze, n’abacuruzi nabo baratabaza bavuga ko bagiye gufunga imiryango kubera kubura abaguzi.
Ibyo uyu muturage wo mu mujyi wa Kigali yavuze, bihuriweho na benshi, yagize ati “Ibiciro byazamutse isukari irimo kugura 1500, ibirayi na byo byazamutse birimo kugura 350, igitoki ni 260, nta n’ubwo birimo kuboneka abantu bagize ikibazo, nkanjye ufite umuryango urumva ko ntashobora kubona ubushobozi bwo kugura isukari y’amafaranga 1800, ubwo nyine ni ukugura ifu y’igikoma bagashigisha abana bakakinywera aho”.
Naho umucuruzi we ati “Ibiciro birimo kuzamuka cyane kuko isukari uyu munsi ukuntu ihagaze umufuka w’ibiro 50 urimo kurangura ibihumbi 75, ni ko uyu munsi babyutse basohora igiciro, ubundi yabanje ku bihumbi 48, ijya ku bihumbi 52, none iri ku bihumbi 75, ubu ikilo turimo kugitangira 1600. Amavuta y’igihwagari litiro 5 igiciro ni ibihumbi 62 ku ikarito irimo amacupa ane ya litiro eshanu, ubwo tugomba ku mafaanga 17.000 ku icupa rya litiro eshanu ni yo make, mu gihe ubusnzwe twayatangiraga 14.500”.
Iri zamuka ry’ibiciro ryaje ritunguranye, ku buryo baba abaturage basanzwe, baba abacuruzi bavuga ko niba Leta ntacyo ikoze bagiye kubaho nabi, bakavuga ko hari byinshi bagiye kubura, dore ko n’ubundi ubu bari barimo kwiyubaka kubera ko icyorezo cya Covic-19 cyari cyabakomye mu nkokora. Mu gihe Covic-19nyari itangiye gutanga agahenge, hakaba hateye iki cyorezo cy’inzara gikomeye cyane dore ko cyo nta gapfukamunwa ko gucyirinda gahari!
Iyo usesenguye neza impamvu nyamukuru y’ibi biciro bikabije, ntabwo bisaba ubuhanga buhambaye cyane, waherako ku kintu cy’uko ibiciro ku rwego mpuzamahanga byazamutse, kubera ko muri politiki ibihugu byinshi byakoze, habayeho uburyo bwo kwita ku kuzahura ubukungu kubera icyorezo cya Covid-19. Iryo zahura ry’ubukungu rero ryatumye hashorwa imari nyinshi mu bukungu bwabyo, ku buryo iri zamuka ry’ibiciro ku rwego mpuzamahanga rituma ibikenerwa hanze bigurwa ku giciro kiri hejuru. Ibi rero bikaba byaga bikunda bigomba kugira ingaruka zikomeye ku bihugu bikennye nk’u Rwanda bitagira ibintu byinshi byohereza hanze ngo bibone amadevize menshi. Ingaruka ikomeye ivuka kuri ibi byose ni iyo guta agaciro k’ifaranga. Ibi bikaba ari nk’ihame risanzwe ririho mu by’ubukungu, byitwa ‘igurana ry’ubwishyu” (balance de payement), aho ujyana dte mu ruhando rw’amahanga, abona duke bityo n’ifaranga rye rikagira gaciro gake.
Ariko Umuvugizi Wungirije wa Leta Alain MUKURALINDA, aherutse gutangaza, ibintu abantu benshi banenze kuko ni urwitwazo rudafite ishingiro, aho yabwiye Abanyarwanda ko batagomba kutazatungurwa nibabona ibiciro bizamutse, kuko ahanini bizaba birimo guterwa n’intambara irimo kubera mu gihugu cya Ukraine, hamwe n’ibihano byafatiwe igihugu cy’u Burusiya.
Ibi biramutse ari byo, uretse ko atari byo, wakeka ko ibi biciro byari bitegereje urwo rwitwazo kuko ibirayi bya Musanze, n’ibitoki bya Kibungo ntabwo biva mu Burusiya na Ukraine, yewe na Gaz twapfa kubeshya ko yaba ariyo ituruka, ntabwo yigeze ifungwa, Uburaya nk’abakiriya bayo ba mbere bafitanye ikibazo n’Uburusiya, ntibarafungirwa. Byanga bikunze byo iriya ntambara izatera ibibazo byinshi ariko se amavuta y’igihwagari ava hano hirya Kahama muri Tanzaniya, umuceri wa Kigori wa Kayonza cyangwa Gatsibo, nabyo koko byahuye na Poutine, na Zelensky na OTAN?
Ibyo Umuvugizi wa Leta Alain MUKURARINDA yavuze twavuga ko ari ibinyoma, cyangwa urwitwazo kuberako Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), tariki 10 Gashyantare 2022, cyatangaje igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro mu kwezi kwa Mutarama 2022.
Dufashe bimwe muri ibyo biciro, NISR yatangaje ko ibiciro ku isoko mu mijyi byiyongereyeho 4.3% muri Mutarama 2022, ugereranyije na Mutarama 2021. Ni mu gihe Ukuboza kwa 2021 izamuka ryari ku kigereranyo cya 1.9%.
NISR ivuga ko bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 4.3% muri Mutarama ni ibiciro by’ibijyanye n’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 4.5%. Ni mu gihe ibiciro by’ibijyanye n’inzu, amazi, amashanyarazi, Gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 2.6%, naho ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 4.7%. Intambara rero yatangiye tariki ya 24/02/2022, siyo yateye iryo hindagurika ry’ibiciro.
Impamvu nyamukuru y’iri zamuka ry’ibiciro by’ibirubwa ni ubukene bw’igihugu kitagira ibyo cyohereza hanze ngo cyinjize amadevize bityo ubukungu n’ifaranga bikomere byoye kujegajega. Abasobanura ko iri zamuka ryatewe n’ibiciro by’ubwikorezi baribeshya kuko ntabwo ari u Rwanda rwikorera rwonyine, ikibazo ahubwo ni uko imodoka zikorera zizana ibintu mu Rwanda, zisubirayo zibomborana nta kintu kirimo. Iki kibazo kandi cy’ibiciro nticyanakemurwa no gushyira imbaraga mu bikorerwa mu Rwanda. Aha nabaza abahanga babivuga kunsobanurira ukuntu ibirayi byiyongeraho amafaranga 100 ku kilo naho igitoki ibiciro bikikuba kabiri mu gihe lisansi itigeze yiyongereho, mu gihe byiyongeraga. Igisubizo nyacyo kuri iki kibazo ni ukumenya ko mu Rwanda nta biribwa bihari, ko turi isoko rikomeye ry’abaguzi b’ibiribwa, nanze kuvuga ry’abaryi, ko igisubizo cyiza ari ugufungura imipaka, gahunga, ibitoki, ibirayi bikava mu Buganda aho mu Burundi batatwohereza imyembe dore ko ubu twari dusigaye turya ivuye muri Kenya. Ibisobanuro bitangwa na Alain MUKURARINDA n’izindi “mpuguke”, ni ibyo guhishira itekinika ry’imibare y’ubukungu igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bwiyomgera, nyamara ubukene bunuma!
IKIBAZO CY’IBIRIBWA KU RWEGO RW’ISI?
Muri rusange kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2021, ku isi hagaraye izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi, FAO (Food and Agricultre Organization) rivuga ko ibiciro by’ibiribwa ku isi byongeye kuzamuka cyane mu Kwakira 2021. Ku buryo byageze ku rwego rwo hejuru rwigeze rugaragara mu myaka icumi ishize kuko igiciro cy’ibiribwa by’ibanze cyazamutse hejuru ya 31% mu gihe cy’umwaka umwe. Ikigaragara kandi buri gihe iyohabaye izamuka ry’ibiribwa, ibinyampeke biba mu bizamuka cyane. Ibiciro by’ibinyampeke cyane cyane ingano zivamo umukati, ni ikibazo gikomeye cyane kuko ni ikiribwa kiribwa ba buri wese. Akaba ariyo mpamvu cyaguye guteza impagaraga nyinshi kuva kera cyane, ndetse umukati wahiritse ingoma nyinshi, iya vuga iya beshir muri Sudani.
UMWANZURO.
Ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ibintu by’ibanze mu buzima,cyane cyane ibiribwa, ni ikibazo gikomeye cyane. Leta rero yakagombye gushaka uburyo yacyoroshya ikigomwa imisoro nk’uko ijya ibikora ku bikomoka kuri peterori ariko umuturage akabona ibiribwa ku biciro bigereranyije. Si ngombwa gushaka impamvu n’ibisobanuro akenshi bitari byo ahubwo ni ugufata ingamba. Ibiribwa byaba ibitunganyije cyangwa se ibyanyjijwe mu nganda, niba byari bisanzwe bisora bikinjira nta misoro cyangwa andi mahoro, ahubwo bya bimodoka bihenze bakuriyeho imisoro kugira umuhungu wa Kagame ufite isoko ryo gutwara abayobozi bakomeye basuye u Rwanda, harimo n’inama itegerejewe y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (CHOGM), bigasoreshwa ahubwo agera kuri 200%. Ibikoresho tuvuga ko ari iby’afite uurengwe (Objet de luxe), bigasoreshwa cyane. Ibi bikozwe, nk’uko n’ahandi bikorwa, rubanda nyamwinshi yakoroherwa n’ubuzima aho kuyihuma amaso hitwazwa intambara zatangiye ibiciro byararangije kuba ikibazo gikomeye. Naho ubundi “inda rimo ubusa ntiyumva”. Ya mategeko abuza abantu kwigaragambya bishobora kuzagera igihe abantu ntibayumve, kubera kuburara. Kandi nk’uko nabivuzeho u Rwanda rufite hafi yarwo mu ntera no mu bihe urugero rw’aho umugati wahiritse igihangange. Leta ya Kigali rero ntizogere gutungurwa nk’uko byagenze ku batwara abagenzi kuri moto, bitwa abamotari. Kandi ngo “Agapfa kaburiwe ni impongo”.
Imodoka zitwara abagenzi zatangiye kwambuka i Gatuna, ariko ntibyagenze neza kuri bose
Impunzi zo muri Congo Brazzaville (1997-2022). Zibayeho nabi ariko ziracyariho. Burya haguma agatsi.
Uburundi Bwavuze ko igihe cyo gufungura Imipaka n’u Rwanda kitaragera
Inkuru y’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Pierre Claver Niyonkuru
Imipaka yafunguwe benshi bagaragaje ibyishimo bamwe baracyababaye
Icyemezo cya leta y’u Rwanda cyo gufungura imipaka yo ku butaka cyatangiye kubahirizwa none kuwa mbere aho ku mipaka imwe n’imwe abaturage bambutse ariko ku yindi bikaba bitarashoboka.
Imipaka y’u Rwanda n’ibihugu bituranyi yafunzwe ku rujya n’uruza rw’abantu kubera icyorezo cya Covid-19 kuva mu kwezi kwa gatatu 2020.
Leta ivuga ko ubu abatuye mu Rwanda bagera kuri 60% bamaze gukingirwa byuzuye, ariyo mpamvu y’uyu mwanzuro wo gufungura imipaka y’ubutaka – iy’ikirere ntabwo yigeze ifungwa.
Kigali – Kampala: yishimiye gusanga abana n’umugabo
Ku mipaka ya Kagitumba, Gatuna na Cyanika ihuza u Rwanda na Uganda ibintu ntibyagenze uko byari byitezwe kuko kwambuka byasabaga kuba wipimishije igipimo cya Covid cya PCR cyishyurwa 30,000Frw (hafi US$30) ku banyarwanda.
Bitandukanye no ku yindi mipaka, ibi byatumye hari umubare munini w’abaturage batihutira kwambuka kubera iki kiguzi.
Itangazo rya leta ryo kuwa gatandatu nijoro ryavugaga ko abazambuka imipaka “bashobora gupimwa Covid bya hato na hato” na ministeri y’ubuzima.
Mu modoka ya mbere ya Volcano Express yari igiye guhaguruka muri gare ya Nyabugogo i Kigali yerekeza i Kampala, abagenzi bari bayirimo babwiye BBC ibyishimo bafite n’icyizere ko bagiye kwambuka.
Fabrice Nsengiyumva, avuga ko yari yarakennye “kuko Ibugande niho mpigira ubuzima” ariko akaba yahaherukaga mu 2019.
Ati: “Ubushize [ubwo batangaje gufungura umupaka wa Gatuna ariko ntufungurwe] nabwo twari twiteguye kugenda tugeze Gatuna batwangiye ko twambuka turongera turagaruka. Ariko ubu twizeye ko batwemerera.”
Umugore uvuga ikinyarwanda ariko w’umuturage wa Uganda, avuga ko ifungwa ry’imipaka ryari ryaramutandukanyije n’abana be n’umugabo we bari muri Uganda.
Ari muri iyi modoka, yabwiye BBC ati: “Ni ukuri bagize neza. Nari narasize abana kandi batoya n’umutware. Abana bariraga bambaza ngo uzaza ryari nta gisubizo.”
Iyi modoka n’abayirimo yaje kwambuka umupaka wa Gatuna ikomeza hakurya muri Uganda, nk’uko bamwe mu bayirimo babibwiye BBC.
Ku mupaka wa Gisenyi – Goma
Hano icyahindutse uyu munsi ni uko abambuka batari gusabwa kuba bipimishije Covid-19 nka mbere, nk’uko bamwe mu bambutse uyu mupaka uyu munsi babibwiye BBC.
Kuri uyu mupaka – uza imbere mu inyurwaho n’abantu benshi ku munsi mu Rwanda – hari hashize igihe abantu bemerewe kwambuka, ariko abo mu karere kawegereye batemerewe kwambuka berekanye indangamuntu bagahabwa ‘jeton’ nk’uko byari bimeze mbere.
N’ubu ibi niko byifashe, abambukaga bakoresheje indangamuntu – biganjemo abaturage bo mu karere ka Rubavu bakora ubucuruzi buciriritse – kugeza ubu ntibaremererwa kwambukira ku ndangamuntu nk’uko bari babyiteze uyu munsi.
Umwe mu baturage utifuje gutangazwa yagize ati: “Abambuka ni abafite laisser-passer na passport, abaturage benshi ba hano ntibarabasha kwambuka kuko bamenyereye kwambukira kuri jeton, ibi byangombwa bisaba amafaranga bamwe ntabyo bafite.”
Ku mupaka wa Rusumo – Tanzania
Uyu mupaka uhuza u Rwanda na Tanzania niwo unyuraho ibicuruzwa byinshi kuva amakimbirane ya politiki y’u Rwanda na Uganda yatuma u Rwanda rutangira gukoresha ahanini ibiva ku cyambu cya Dar es Salaam.
Amakamyo yikoreye ibicuruzwa niyo yabonekaga kenshi kuri uyu mupaka.
Mu buryo bwanditse, Clementine Mukangarambe ukorera i Kiyanzi muri kilometero eshanu uvuye ku mupaka wa Rusumo yabwiye BBC ko abantu bari kwambuka.
Ati: “Nahageze mu gitondo mbona abantu bari kwambuka nta kintu basabwe uretse ibyangombwa.” Yongeraho ko hari ibyishimo ku bantu bari kwambuka.
Uretse abanyarwanda bambutse uyu avuga ko hari n’abavuye muri Tanzania binjiye mu Rwanda mu gitondo kuwa mbere.
Ku mupaka wa Ruhwa – Burundi
Umurundi utifuje gutangazwa amazina uvuga ko yari agiye mu mirimo kuri Kabare University muri Uganda, yageze i Kigali ku cyumweru ateze indege kuko imipaka y’ibihugu by’u Burundi n’u Rwanda igifunze.
Ari muri Nyabugogo mu modoka igiye muri Uganda yabwiye BBC ati: “Nagize amahirwe ngeze hano kuko umupaka bawufunguye uyu munsi.
“Twifuza ko n’uw’u Burundi bahita bawufungura.”
Ku mupaka wa Nemba ho haracyafunze nk’uko umunyamakuru ukorera mu majyaruguru y’u Burundi yabibwiye BBC mu butumwa bwanditse.
Kuva mu makimbirane ya 2015 ibihugu byombi ntibirafungura imipaka y’ubutaka, abategetsi b’u Rwanda mu minsi ishize bumvikanye bavuga ko hakiri ibikiri kunozwa mbere y’uko ababituye bongera kugenderanira nka mbere.
BBC
Natacha Polony arazira gupfobya jenoside cyangwa kuvuga ukuri ku bwicanyi bwakozwe na FPR?
Yanditswe na Nkurunziza Gad
Natacha Polony, Umunyamakurukazi wo mu Bufaransa, agiye kuburanishwa n’Urukiko rw’i Paris ku byaha byo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Tariki 18 Werurwe 2018, Natacha Polony w’imyaka 46, akaba n’umuyobozi w’Ikinyamakuru Marianne, ashinjwa n’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (Ibuka) ko yavugiye kuri Radio France Inter, amagambo apfobya jenoside ndetse ngo yarayihakanye,
Icyo gihe ngo yavuze ko “muri Jenoside bitashobokaga gutandukanya abantu babi n’abeza, ku buryo asanga byari “abantu babi bahanganye n’abandi babi.”
Uyu munyamakuru ngo yakomeje avuga ko “Muri Jenoside habayeho ugushyamirana kw’abantu babi, baricana.”
Tariki ya 1 na tariki 2 Werurwe 2020 ubwo yagezwaga imbere y’urukiko, Natacha Polony, yavuze ko ubwo yavugaga ariya magambo atari agamije gupfobya ubwicanyi bwakorewe abaturage mu Rwanda, ahubwo yaganishaga ku bwicanyi bwakozwe n’ishyaka rya FPR riri ku butegetsi mu Rwanda.
Me Jean-Yves Dupeux, wunganira uyu munyamakuru, yabajije niba kugaragagaza amahano yakozwe na FPR ari ugupfobya jenoside
Ubushinjacyaha bwamureze “guhakana icyaha cyibasiye inyokomuntu hakoreshejwe amagambo, inyandiko, amashusho cyangwa uburyo bw’itumanaho mu ruhame cyangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.”
Guhera mu mwaka wa 2017, Itegeko rigenga ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Bufaransa, rihana icyaha cyo guhakana cyangwa gupfobya imwe muri jenoside zemerwa n’u Bufaransa, harimo n’iyakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
UN yemeje mu Rwanda habaye jenoside yahitanye abo mu bwoko bw’Abatutsi basaga 800,000, ku rundi ruhande ariko hari imiryango y’abo mu bwoko bw’Abahutu yazimye burundu kubera ubwicanyi bwakozwe n’inyeshyamba za FPR zaje kwigarurira ubutegetsi mu Rwanda.
Nubwo abantu b’ingeri zitandukanye ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yakomeje gutunga agatoki ubwo bwicanyi bwakozwe na FPR.
Ku rundi ruhande, usanga abanyamakuru, abanyapolitike cyangwa abantu ku giti cyabo bagize icyo bavuga kuri ubu bwicanyi, Leta ya Kigali abashinja gupfobya no guhakana jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Umuryango wa Ndacyayisenga ushinjwa ruswa uvuga ko yagambaniwe
Yanditswe na Nkurunziza Gad
Abo mu muryango wa Ndacyayisenga Jean Damascène, wari umukozi mu Kigo gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda, bavuga ko yagambaniwe akagerekwaho ruswa y’amafaranga ibihumbi 100 hagamijwe kumwikiza no kumwirukanisha mu kazi.
Urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda ‘RIB’ ku gicamunsi cyo ku itariki ya 6 Werurwe 2022 rwatangaje ko rwafatiye “mu cyuho Ndacyayisenga Jean Damascène, Umugenzuzi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Amakoperative (RCA) mu Mujyi wa Kigali yakira ruswa y’ibihumbi 100 Frw asanga andi ibihumbi 100 Frw yari yahawe mbere, ayita agashimwe. Ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo. Ni mu gihe iperereza rikomeje hanatunganywa dosiye yo gushyikiriza ubushinjacyaha.”
RIB yashimiye abaturage bakomeje gufatanya nayo bayitungira agatoki aho ruswa igaragara. Uru rwego rwibukije abishora muri ruswa ko ari icyaha kidasaza, ugifatiwemo igihe icyo ari cyo cyose abihanwa nkuko amategeko abiteganya.
“Yaragambaniwe”
Umwe mubo mu muryango wa Ndacyayisenga yatubwiye ko yari inyangamugayo, ahubwo ko yagambaniwe n’abari bamufitiye ishyari.
Yavuze ati “Mu Rwanda hari ikibazo gikomeye kitwa ishyari, iyo abo mukorana babona uri inzitizi kuri bo barakwijundika byaba babona kugihimbira ibyaha ntacyo bifashe bakakugambanira. Ibi nibyo byabaye kuri Ndacyayisenga kuko nk’umugenzuzi muri RCA benshi mubo bakorana bari bamufitiye ishyari kuko atagenderaga mu nzira benshi bagenderamo zo kurya ruswa.”
Yakomeje ati “Wasobanura gute ukuntu umuntu uhembwa ibihumbi birenga 500, arya ruswa y’ibihumbi 100 kandi hari uburyo ashobora kuryamo ruswa z’arenga miliyoni 10? Yaragambaniwe twese turabizi kandi yari amaze iminsi atubwira ko hari abantu bakorana bamugendaho kubera ko yanze kwifatanya nabo mu nzira yo kurya ruswa.”
Uyu waduhaye aya makuru yakomeje avuga ko umwanya wa Ndacyayisenga warwanirwaga na benshi, akaba asanga iyi ruswa bamugerekaho ari amayeri n’akagambane kagizwemo uruhare n’abashakaga kumusimbura ku mwanya w’ubugenzuzi muri RCA.
Itegeko rihana icyaha cya ruswa mu Rwanda ryo mu 2018 mu ngingo yaryo ya 4 iteganya ko gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, iyo umuntu abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu kugera kuri irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Iwacu mu cyaro: Ibirori byo gushyingirwa byategurwaga n’umusozi wose
Nejejwe no kwandika ibi muri uyu mwaka hakiriho abantu bafite imyaka hagati ya 50 na 80 kugira ngo bitagaragara nk’umugani. Nk’uko bisanzwe ibitekerezo bya buri wese birakenewe ngo tubwire abakiri bato uko byari bimeze muri cya giheeee…cya kera mu cyaro.
Nuko rero uretse akaciyemo ubushize k’abishyingiraga, iyo kurambagiza, gusaba no gukwa byarangiraga hakurikiragaho icyo bitaga kujya mu rukiko ari byo ubu byiswe kujya mu murenge. Kera rero byakorerwaga kuri Commune abageni bagashyingirwa na burugumesitiri, agasoma amazina y’abageni n’imiryango yabo akavuga ibara ry’inka bakoye, yaba ari inyana bakavuga ko bazarongoranywa, cyaba ikimasa bakavuga ku mugaragaro ko nta ndongoranyo izabaho. Indongoranyo ikaba ari inka ivuka ku nkwano, bakaba barayihaga umukwe amaze kubyara nka kabiri. Ibyayo tuzabigarukaho kuko na yo yari umuhango ukwawo. Iyo rero ibyo mu rukiko byarangiraga, umukobwa yatumwaga kwa ba nyirasenge kubabwira ko afite ubukwe. Se w’umukobwa agahaguruka ubwe akajya kwa sebukwe kubwira baramu be ko yenda gushyingiza mwishywa wabo. Iyo yabaga atakiriho umuhungu we mukuru ni we wajyaga kubwira kwa sekuru ko mushiki we yenda gushyingirwa akababwira n’itariki. Ku ruhande rw’umusore na we yarahagurukaga akajya kubwira ba Nyirarume ko yenda gushyingirwa, yahava akajya kubwira baramu be iyo yabaga abafite. Izo ngendo zasaga nk’aho ari itegeko kuko iyo wagiraga uwo usimbuka washoboraga kutamubona mu birori abantu bakajya baryana inzara ngo naka ntahari. Se w’umusore na none yajyaga kubwira abenda hamwe be n’abagore babo (mu kinyaga babita basanzire) ko yenda gushyingiza, ibyo na se w’umukobwa yarabikoraga. Abandi bose babaga babizi ku musozi, izi mpapuro zitumira nazibonye bwa mbere muri 1979 na zo zandikishije intoki, muri za 1980 ni ho hatangiye gusohoka izandikishije imashini.
Abakomeye bakayishyira mu ibahasha, abaciye bugufi mu mutungo bakagatangira aho ari agapapuro k’ubusabusa, urupapuro rumwe rwavagamo dutanu. Ku musozi wose rero babaga bazi ko kwa kanaka bafite ubukwe. Bashiki b’umusore bakajya kureba abandi bakobwa, basengana, babana mu balegio, biganye,… bakabamenyesha ubwo bukwe. Ababimenyeshejwe na bo bagatangira kuboha imisambi ( ibishanja) ikoze mu birere by’ingabo yo kuzategura. Barumuna na bakuru b’umukobwa na bo babwiraga abandi bakobwa ko bafite ubukwe. Na bo bakaboha ibishanja byo kuzabazanira. Habaga ubwo umugeni ubwe ajya kubyivugira muri bagenzi be ariko akagenda kare akagaruka habona ngo hatagira umuhohotera hakaba amahano.
Iwabo w’umukobwa rero bagenaga umunsi bakajya i Bukavu muri Zayire, bakajya kugura amajyambere/ ibishyingiranwa. Aha mbibutse ko mvuga iby’iwacu i Shangi, ahandi buriya na ho bajyaga mu isoko rikize ribari hafi. Iyo batajyaga i Bukavu bagarukiraga i Kamembe.
Aho rero i Bukavu cyangwa i Kamembe bahaguraga Isanduku y’icyuma itubutse, bakagura amasahani bakagura ibesani yo kumeseramo, bakagura imyenda yo gukenyera no kwitera bakagura imyenda yo kujyana guhinga, yewe bakaba bagura n’inkweto z’umugeni zoroshye kwambara zitazamurya dore ko hari ubwo yabaga azambaye bwa mbere. Akenshi banaguraga sandales rwose bwaba ari ubwa mbere akagenda azikururaaaaa ! yananiwe ( yanonnye) dore ko Kiliziya yari ku rugendo rw’isaha imwe irenga.
Bafataga na none umunsi umwe bakajya i Nyakabuye kugura ibiseke, bakagura inkangara n’imideri (inkangara ntoya), bakaboneraho bakagura n’ibiribwa by’ubukwe ari wo muceri kuko weraga mu Bugarama hirya ya Nyakabuye.
Ababyeyi b’abageni rero na bo ubwo, nka mbere y’ibyumweru bibiri, bafataga imipanga buri wese ku ruhande rwe bakajya gusaba ibitoki. Uwabaga afite abahungu be na bo bacaga aha agaca hariya. Ariko rero n’utabyaye abahungu, urugo rwa mbere yaheragaho bamuhaga umusore wabo akajya amugenda inyuma. Akagitema undi akagitwara, yajyaga kugera ku bantu bane batanu afite abana b’ingimbi nka batatu bajyana na we bamutwaza, agaheruka atema igitoki abana b’abaturanyi bakakijyana aho ibindi birambitse , byagwira bigeze nko ku ijana bakabijyana mu rugo. Ugereranije ibitoki byabonekaga ari nka 200 cyangwa 300, ariko bamwe mu nkoramutima, abo bahanye inka, abo bafitanye igihango, abo bashyingiranye, abo ntibatangaga igitoki ahubwo barataraga bakazatanga urwagwa.
Umubyeyi w’umugore na we yafataga akabando akajya mu ngo zifite inka kubabwira bakabaterekera amata. Bikanagora kuko inka z’inyarwanda wasangaga zitarenza litiro eshatu ku munsi ! Ayo rero akaza mu minsi nk’ibiri mbere y’ubukwe mu nkokongoro yanditseho izina rya nyirayo ngo itazatakara mu zindi.
Icyakora mu cyaro ibyinshi mu bikoresho byabaga bizwi, ku buryo icyansi cy’uruhanga cyabaga ari icyo kwa kanaka, inkongoro y’igicuba ikaba ari iyo kwa kanaka bizwi. Ibyo kandi byarakorwaga ku mpande zombi z’abageni ku musore no ku mukobwa kuko hose amata yari ngombwa mu bukwe. Umusore akareba abasore bazwi nk’inkundarubyino bakamutegurira ibirori, bakagena aho bazajya bahurira bakitoza, abantu bakumva ingoma ivuze abantu bahinguye bakibuka ko kwa kanaka henda kuba ubukwe, bakaza kureba umudiho wo kwitoza yemwe aho, ugasanga banezerewe kubera uwo mudiho wo kwitoza. Nta faranga bahembwaga. Icyakora bahabwaga inzoga bagahabwa n’itabi ry’Impala na filitiri ( itabi rya Tabarwanda ryabagamo Impala yo mu gifuniko gitukura, na Filtré y’igifuniko cy’igitare).
Ubukwe bwenda kuba rero habagaho ko ba bakobwa bemeye kuboha imisambi (ibishanja) babizana bakabiha umukobwa wo mu rugo ruzashyingira. Abaturanyi bakagena umunsi bahuriraho uzanye umugano, uw’inturusu… bakaza gusana inkike z’urugo no gukata imihati n’imivumu by’urugo ruzashyingira.Ibyo bikitabirwa na buri mugabo n’umusore ugimbutse, kuhabura bikaba icyaha gishobora kuguteza igisebo mu bandi. Baboneragaho bakubaka n’igisharagati (ikigonyi), kikubakwa mu mahango y’inturusu n’imisave kikagira amakumbo y’imigano, ubukwe buraye buri bube bakazagisakaza amakoma y’insina.
Iminsi ine mbere y’ubukwe inzoga z’intwererano zabaga zatangiye kuhagera zimwe zikanicira inyota abaje gusana urugo. Ku rundi ruhande ubwo abana bo ku musozi wose babaga bavomera ibitoki bikengwa ku wa gatatu ubukwe buzaba ku wa gatandatu. Abana bakanabikunda cyane kuko bagendaga ikivunge. Abasore n’abagabo bakigabanya amatsinda, abubaka inkike z’urugo, abubaka igisharagati, abenga ibitoki, abasakara inzu iyo yabaga isakaje umukenke nuko. Umubyeyi w’umugore na we na bagenzi be hakabamo abakaranga amasaka yo kubetera (bakabyita gukaranga urukoma), hakaba abayasya, hakaba abakira imyaka yabaga yazanyweho intwererano ngo bazatekere abashyitsi batazataha. Icyo gihe cyose umusozi wose wabaga wahagurutse dore ko ubukwe bwabaga mu mpeshyi (mu cyi).
Na none ku bafite imiryango minini yegeranye, inzoga zengerwaga mu ngo zinyuranye zikazahurizwa hamwe. Muri byose ariko ibyo byakorwaga hashingiwe ku buryo abantu batuye, ntibyashingiraga ku masano. Ntibyashingiraga ku moko cyangwa amadini dore ko n’abapagani babyaraga abagatolika. Icyabaga gisangiwe na bose ni uko ubukwe ari abantu kandi ko abantu ari abaturanyi. Nta nama z’ubukwe zabagaho, nta liste « de mariage » yabagaho, abantu batangaga uko bifite. Umuryango ukaba wagurisha ikimasa ngo bagure ibirongoranwa, ariko ibinyobwa byose uko byakabaye uretse yenda ikaziye ya Primus, byose n’amata byavaga mu baturanyi. Kandi kwitanga bigasa nk’aho ari umuco utajyibwahi impaka, utakwiha kwivana mu bandi ku mpamvu runaka. Nta muntu nzi wigeze areka gufasha abandi mu bukwe ariko iyo abaho yari kugira ibibazo byari kumugora kwikuramo. Iyo wimukiraga ku musozi wakoraga uko bakora. N’iyo wabaga uri umwarimu iyo wagiraga urubanza (ibirori/ubukwe) wasabaga ibitoki. Kutabisaba byari kuba ari ubukunguzi ukazabwirengera kuko buri wese yagiraga urutoki.
Umusore na we ku ruhande rwe ariko ntiyicaraga gusa, yagombaga kugura imyenda azashyingiranwa, iyo ikadodesherezwa ku mudozi ubizi akamupima akamudodera. Impeta zatangwaga no kwa padiri si umusore waziguraga, ahubwo zishyurwaga kwa padiri hamwe n’amaturo. Akaba afite inzu n’ubwo yaba iy’ibyatsi ariko ifite isuku n’urugo. Noneho ahubwo umugeni akaboha umusambi (umuce) mu rukangaga, akawutaka amabara ( amadesa), akawohereza ku musore bakazawukinga ku buriri iyo babaga bafite inzu ya nyakatsi. Uwo musambi (wo ntabwo ari igishanja) watwarwaga na gasaza k’umukobwa gatoya, ntabwo wajyanwaga n’umukobwa eretse iyo habaga ari kure ariko ariko murumuna w’umugeni uwutwaye akajyana na gasaza ke.
Umusorere we rero, uretse inkono, ibikoresho byo mu rugo nk’amasuka, umupanga wo gutemera urutoki no gutema inkwi, ishoka, akabindi ko guterekamo amazi no kuvoma ndetse n’ijerikani mu minsi ya za 1980, urebye yabazwaga bike. Gusa rero yagombaga kuba yariharitse umurima w’ibijumba n’uw’amateke, afite ibishyimbo afite amashaza byashoboka n’ubunyobwa (akabemba) kugira ngo umwana w’abandi atazicwa n’inzara. Nta kuzana umwana w’abandi ngo bucye uzindukana ishashi ujyiye guhaha cyaraziraga!
Kugeza ubu rero twakomeje kuvuga ubukwe ubukwe, nyamara gukwa ni ubukwe, gushyingirwa muri komini bukaba ubukwe, ariko iwacu mu cyaro cyo ku Mugera, ubukwe nyirizina ni ubukwe bwo mu kiliziya kwa padiri, ubwo ni bwo tuzagarukaho ubutaha.
Nk’uko natangiye mbivuga, inkunga yanyu kuri aya mateka ni ingenzi.
Jean Claude NKUBITO
07 Werurwe 2022
Article 0
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, yatangaje ubutumwa kuri Twitter amenyesha ko nyuma y’imyaka 28 ari umusirikare ubu akivuyemo.
Kainerugaba, mu gihe cya vuba yatangiye gukoresha cyane Twitter mu gutanga ubutumwa kenshi bushimagiza ababyeyi be, igisirikare cya Uganda, na politiki ya se.
Uyu jenerali w’inyenyeri eshatu usanzwe ari umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, yatangaje ati: “Njye n’abasirikare banjye twageze kuri byinshi”.
Nta mutegetsi muri Uganda uremeza ibyo uyu mugabo w’imyaka 47 yavuze, byakurikiwe n’ubutumwa bwinshi bumushimagiza, n’abandi bibaza niba koko akomeje.
Mu gihe cya vuba, yifashishije cyane Twitter ashimagiza ubutwari bw’ingabo za Uganda mu rugamba zagiyemo muri DR Congo kurwanya umutwe wa ADF.
Nubwo abarwanyi b’uyu mutwe mu bice bya Ituri na Kivu ya ruguru bacyumvikana mu bikorwa byo kwica abaturage.
Mu minsi ishize kandi Kainerugaba yakoresheje Twitter yerekana ko afite uruhare runini mu kunga ubutegetsi bwa Uganda n’u Rwanda, nyuma yo gusura Perezida Paul Kagame yita ‘data wacu‘.
Gusezera kwe mu gisirikare bivuze iki?
Bamwe bibaza cyane ku migirire y’uyu musirikare mukuru kubera ibyo atangaza kuri Twitter, hato na hato bimwe akaza kubisiba.
Mu gihe cya vuba gishize yasuye perezida wa Kenya, uw’u Rwanda, ndetse yakiriye abahagarariye ibihugu bimwe muri Uganda.
After 28 years of service in my glorious military, the greatest military in the world, I am happy to announce my retirement. Me and my soldiers have achieved so much! I have only love and respect for all those great men and women that achieve greatness for Uganda everyday.
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) March 8, 2022
Abasesenguzi bamwe bavuga ko ibyo atangaza n’ibyo akora muri iki gihe cya vuba byerekana ko yaba afite inyota yo kwinjira muri politiki, iganisha ku gusimbura se ku butegetsi.
We ubwe, ibi ntacyo arabivugaho.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu myaka ishize bamaganye icyo bise “Muhoozi Project” bavuga ko ari umugambi wa Perezida Museveni – ugiye kumara imyaka 36 ku butegetsi – wo kuzasimburwa n’umuhungu we.
Ubutegetsi muri Uganda bwagiye buhakana uwo mugambi.
Mu 2021, Perezida Museveni yatowe kuri manda ya gatandatu y’imyaka itanu, andi matora ateganyijwe mu 2026.
Gusa ibimaze igihe bitangazwa na Gen Muhoozi Kainerugaba byongeye kugarura impaka za ‘Muhoozi Project’ muri bamwe mu baturage ba Uganda n’abanyapolitiki.
BBC
Uganda: Lt Gen. Muhoozi yatangaje ko yasezeye igisirikare se Perezida Museveni aramwangira
Yanditswe na Arnold Gakuba
Amakuru acicikana mu binyamakuru byandikirwa muri Uganda ndetse no muri Afrika y’Iburasirazuba birimo Chimpreports, Daily Monitor, The Independent, New Vision na The EastAfrican, kuri uyu wa 8 Werurwe 2022, ni ay’ugusezera mu gisirikare cya Uganda (UPDF) kwa Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, ubu akaba yatangaje ko agiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Ikinyamakuru Chimpreports kikaba cyemeza ko ukujya mu kirukuko cy’izabukuru kwa Gen. Muhoozi nibiba bibaye impamo, biratera kwibazwaho byinshi kubera gahunda ye yo kujya muri politiki yavuzweho cyane mu myaka 10 ishize. Ese ni ukujya mu kiruhuko cy’izabukuru koko?
Gutangira ikiruhuko cy’izabukuru kwa Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba kuje nyuma y’umunsi umwe gusa atangaje ko yashoboye gukora ibyo abandi ba dipolomate bananiwe gukora birimo kuba yarasubije mu buryo umubano w’u Rwanda na Uganda, byatumye imipaka y’ibyo bihugu byombi ifungurwa burundu. Ikindi ni uko mu minsi mike ishize yahuye na Perezida w’Afrika y’Epfo Cyrill Ramaphosa ndetse na perezida w’u Rwanda Paul Kagame nk’umunyadipolomate akaba n’umujyanama wihariye wa perezida Museveni ku bijyanye n’umurimo yari yahawe wo kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda.
Ikinyamakuru The EastAfrican cyerekana ko, abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Gen. Muhoozi yatangaje ko agiye mu kiruhuko cy’izabukuru avuye mu mirimo yakoze mu girisikare cya Uganda (UPDF), aho yahawe imyanya myinshi y’ubuyobozi, ubu akaba afite ipeti rya gatatu mu gisirikare cy’igihugu. Yagize ati: “Nyuma y’imyaka 28 nkorera igihu mu gisirikare, igisirikare gikomeye ku isi, nishimiye gutangaza ko ngiye mu kiruhuko cyanjye cy’izabukuru. Yagize kandi ati: “Njye n’abasirikare banjye twageze kuri byinshi. Nkunda kandi nubaha abo bagabo n’abagore b’indashyikirwa bageza byinshi kuri Uganda.”
Muhoozi ni muntu ki?
Ikinyamakuru The EastAfrican gitangaza ko Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba yavutse ku itariki ya 24 Mata1974. Ababyeyi be ni perezida Yoweri Museveni na Janet Museveni, akaba ariwe mwana wabo w’imfura. Yize amashuri muri Tanzaniya, Kenya na Sweden. Nyuma y’uko umubyeyi we aba perezida muri 1986, Muhoozi yagiye kwiga muri Kampala ParentsSchool, Kings College Budo na St Mary’s College Kisubi.
Muhoozi yinjiye igisirikare muri 1990. Nyuma gato nibwo se umubyara Museveni yatangaje ko yabaga mu mutwe wa Local Defence. Nyuma yaje koherezwa kwiga muri University of Nottingham kuva 1996 kugera 1998.
Muhoozi yinjiye ku mugaragaro mu ngabo za Uganda UPDF muri 1999 mbere y’uko yoherezwa kwiga muri Royal Military Academy Sandhurst aho yarangije muri 2000, agahabwa ipeti rya “Second Lieutonant”, ipeti yabayeho kugera muri 2001 ubwo perezida wa Libiya Muammar Gaddafi yamuzamuraga mu ntera akamuha ipeti rya Majoro. Icyo gihe kandi ni nabwo yize muri Egyptian Military Academy na Kalama Armoured Warfare Training School. Nyuma yaho yagiye kwiga muri United States Army Command na General Staff College i Fort Leavenworth, Kansas, aharangiza muri Kamena 2008.
Muri Nzeri 2011, Muhoozi yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya “Colonel ahita yoherezwa kwiga muri South African National Defence College. Muri Kanama 2012 ahabwa ipeti rya “Brigadier Generalahita anagirwa umugaba w’umutwe udasanzwe. Muri 2013 na 2014, Muhoozi yari mu bayobozi bakuru ba UPDF boherejwe muri Sudani y’Amajyepfo gufasha Leta nyuma y’uko Sudani iciwemo kabiri. Muri 2017, Muhoozi yagizwe umujyanama wa perezida ku murimo idasanzwe, nyuma agirwa umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka ku wa 24 Kamena 2021.
Muhoozi yagiye azamurwa mu mapeti ya gisirikare ku buryo budasanzwe, ubu akaba afite ipeti rya Lt Gen. akaba kandi yari n’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, umwanya wa gatatu mu buyobozi bwa gisirikare cya Uganda.
Muhoozi niwe watumwe kujya kuganira na perezida Paul Kagame w’u Rwanda mu kwezi gushize, ibiganiro byabo bikaba byaravuyemo ifungurwa ry’imipaka y’ibihugu byombi kandi bikanagamanya amakimbirane yari hagati y’ibyo bihugu yari amaze imyaka itatu.
Muhoozi muri 2026
Ikinyamakuru NewVision gitangaza ko, Muhoozi yaba yiteguye kugana inzira ya politiki naho Ikinyamakuuru The Eastafrican cyo kigatangaza ko Muhoozi wamamaye cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga, bivugwa ko yaba ategurwa gusimbura se ku mwanya wa perezida wa Uganda.
Gutangaza ko agiye gutangira ikirihuko cye cy’izabukuru, byatumye benshi basubiza amaso inyuma ku bimaze iminsi bivugwa ko Muhoozi yaba azasimbura se ku ntebe y’ubuperezida muri Uganda. Bityo, baremeza ko igihe ari iki kandi ko yaba akibaze neza. Nyamara ariko abari mu Ishyaka ritavuga rumwe na Leta rya NUP bo, ngo baba biteguye kugeza Muhoozi mu nkiko kubera ibyaha bamurega. Nyamara ariko kandi, hari abandi bamushimira cyane ku mirimo yakoze, byaba bigaragara ko bamushyigikira aramutse koko yeyemeje kugana iya politiki.
Museveni arabibona ate?
Amakuru dukesha Ikinyamakuru Chimpreports yo kuri uyu wa 9 Werurwe 2022, aravuga ko inkuru yasakaye y’uko umuhungu we Gen. Muhoozi yasabye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ise Museveni atayakirije yombi.
Icyo kinyamakuru kiratangaza ako perezida Museveni akimara kumva iyo nkuru yahise atumaho umuhungu maze akamusaba ko yaguma mu gisirikare, ngo ko nta mpamvu zo gutangira ikiruhuko cy’izabukuru hakiri kare.
Muhoozi ngo yaba yaratangaje ariko mu mwaka ushize ko nabura uburyo bwo kubaka amacumbi y’abasirikare bakuru i Mbombo azasezera mu gisirikare. Nyamara ariko ngo Minisiri w’imari yaba yaramaze kwemeza ingengo yari yarasabwe na Gen. Muhoozi.
Ibyo kutangira ikiruhuko cy’izabukuru kwa Gen. Muhoozi Kainerugaba biracyari urujijo. Ese yaba ari ya mikino ya politiki? Ese Muhoozi yaba atumvikana na se ku murongo wa politiki? Ese Muhoozi yazasimbura se batabyumvikanyeho? Tubitege amaso!
Musanze: Umuganga ushinjwa ubwicanyi yasabiwe gufungwa burundu
Yanditswe na Nkurunziza Gad
Umuganga mu Ivuriro Mpore ryo mu Karere ka Musanze witwa Maniriho Jean de Dieu, ushinjwa kwica umukobwa w’imyaka 17 bivugwa ko yari yarateye inda yasabiwe gufungwa burundu.
Urukiko rwisumbuye rwa Musanze kuri uyu wa 8 Werurwe 2022 ryaburanishije urubanza ubushinjacyaha buregamo Maniriho Jean de Dieu ibyaha bitatu aribyo ubwicanyi, gusambanya umwana no kugerageza gukuramo inda.
Maniriho Jean de Dieu yatawe muri yombi tariki 09 Ugushyingo 2020, akekwaho kwica umwana w’umukobwa witwa Iradukunda Emerence wari ufite imyaka 17 nyuma yo kumutera inda.
Ubushinjacyaha bwavuze ko mu bugenzacyaha, uregwa yemeye ko yasambanyije nyakwigendera ndetse ngo yanemeye ko yagerageje kumukuriramo inda.
Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko uregwa yemeye ko yahaye nyakwigendera amafaranga inshuro ebyiri yo kujya gukuramo inda ngo kuko yari afite undi mukunzi bari bagiye kurushinga bityo ko atashakaga ko hagira urogoya urukundo rwe n’uwo mukunzi we wundi.
Tariki 02 Ugushyingo 2020, umurambo wa Iradukunda Emerence wabonetse mu murima w’umuturage bituma inzego zihaguruka zijya gusaka kwa Maniriho zisangayo umukeka wariho amaraso ndetse bahasanga n’umugozi usa n’uwari uziritse umurambo wa nyakwigendera.
Ibizami bya ‘Forensic Laboratory’ bigaragaza ko ayo maraso yabonetse kuri uwo mukeka afitanye isano na nyakwigendera.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyaha byose bikekwa kuri Maniriho bimuhama busaba Urukiko ko rukamukatira igifungo cya burundu.
Maniriho yahawe ijambo, ahita ahakana ibyaha byose ashinjwa, avuga ko ubwo yabyemeraga mu Bugenzacyaha yabitewe n’iyicarubozo yari yakorewe . Umucamanza yamubajije ibimenyetso by’iryo yicarubozo yakorewe, avuga ko ntabyo afite ariko ko byabaye.
Abanyamategeko bunganira uregwa, bavuze ko icyaha cyo gusambanya gishinjwa umukiliya wabo, kitagaragarijwe ibimenyetso bifatika kandi ko Ubushinjacyaha butigeze bugaragaze igihe cyabere n’aho cyakorewe.
Bakomeje bavuga ko icyaha cyo gukuriramo undi inda nacyo ari igihimbano ngo kuko uwo bunganira atari guha nyakwigendera amafaranga yo kujya gukuramo inda kandi nawe ubwe ari umuganga, bati iyo biba ibyo we ubwe yari kuyimukuriramo.
Ku bijyanye n’umugozi basanze uziritse nyakwigendera ukaba usa n’uwo basanze kwa Maniriho nabyo ngo ntibimuhamya icyaha, dore ko n’umuramo wa nyakwigendera wabonetse warangiritse ku buryo umugozi bavuga wari umuziritse utagaragaraga neza.
Naho ku maraso yagaragaye ku mukeka wasanzwe kwa Maniriho, aba banyamategeko bavuze ko bitumvikana uburyo ayo maraso yaba aya nyakwigendera nyamara ubwo umurambo wabonekaga, byaragaragaraga ko yishwe anizwe ndetse ko nta bikomere yari afite aho ariho hose ku mubiri we.
Aba banyamategeko kandi basabye Urukiko gutegeka ko ibyangombwa by’amavuko bya nyakwigendera bigaragazwa kugira ngo hamenyekane igihe yavukiye.
Icyemezo cy’urukiko kizasomwa tariki 06 Mata 2022.
Gicumbi: Imvura idasanzwe yishe abanyeshuri umunani
Yanditswe na Nkurunziza Gad
Mu Karere ka Gicumbi haravugwa urupfu rw’abanyeshuri bo mu mashuri abanza bapfiriye ku ishuri nyuma y’uko imvura idasanzwe yari irimo umuyaga mwinshi ihiritse ibisenge n’ibikuta by’amashuri bigagamo bikabagwaho.
Abanyeshuri bigaga mu mwaka wa kane hamwe nabo mu mwaka wa gatandatu mu ishuri ribanza rya Nyabishambi mu Murenge wa Shangasha nibo bamaze kumenyekana ko bitabye Imana.
Umuyobozi ushinzwe Uburezi mu Karere ka Gicumbi, Nsengimana Jean Damascene, yabwiye Radio Rwanda ko guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Werurwe 2022, mu bice bitandukanye byo muri Gicumbi haguye imvura nyinshi yari ivanzemo n’umuyaga udasanzwe.
Yavuze ati “Byageze mu ma saa tanu imvura iba nyinshi cyane noneho n’umuyaga uriyongera ku buryo ibisenge byagurukaga amazu agasigara yambaye ubusa. Ku kigo cy’amashuri cya Nyabishambi rero ho byabaye agahomamunwa kuko uretse ibisenge byagurutse, inkuta zaguye zigwira abana b’abanyeshuri bahasiga ubuzima. Kugeza ubu abamaze kwitaba Imana bagera ku munani, abandi bakomeretse barenga 30 bari mu bitaro bya Byumba niho bari kuvurirwa.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko muri abo bapfuye harimo abakobwa batanu n’abahungu batatu, yanavuze ko hari andi mashuri yasenyutse by’umwihariko ku bigo by’amashuri bya Cyumba, Kaniga, Shangasha na Byumba.
Bakaba bakomeje gukusanya amakuru yo ku bindi bigo by’amashuri ngo bamenye niba nta bandi banyeshuri bahasize ubuzima, gusa ngo ibyangiritse byo ni byinshi.
Twagirayezu Edouard, ushinzwe Ibiza mu Karere ka Gicumbi, nawe yabwiye Radio Rwanda ko ibyangijwe n’imvura yaguye uyu munsi ari byinshi ndetse ngo hasenyutse inzu z’abaturage zirenga 40, ibyumba by’amashuri 10, inyubako Ikigo Nderabuzima cya Mukono giherereye mu Murenge wa Bwisige gikoreramo nazo ngo zangiritse bikomeye.
Biravugwa ko no mu bindi bice bitandukanye by’u Rwanda hari abaturage bahitanywe n’imvura, by’umwihariko mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Gatumba, haravugwa abagera kuri bane batwawe na Nyabarongo, mu Karere ka Nyabihu na Ngororero naho biravugwa ko hari abitabye Imana bagwiriwe n’inkangu.
Iyi nkuru turacyayikurikirana, amakuru yisumbuyeho tuzayabagezaho mu nkuru yacu y’ubutaha
Didas Gasana azahatanira kuba Perezida. S. Mwizerwa A.C. Mukundente J.Paul K. mu kiganirompaka?
URUGIYE CYERA RUHINYUZA INTWARI:LETA Y’U RWANDA IFUNGUYE IMIPAKA IKUBAGAHU NYUMA Y’AHO INZARA IMAZE IMINSI INUMA MURI RUBANDA KUBERA IZAMUKA RY’IBICIRO KU MASOKO
ITANGAZO N° 003/PS.IMB/NB/2022
Ku italiki ya 29 Mutarama 2022 ishyaka PS Imberakuri ryasohoye itangazo N° 001/PS.IMB/NB/2022 rigaruka ku cyemezo cyo kwikiza Leta y’u Rwanda yari yafashe cyo gufungura imipaka ihuza u Rwanda na Uganda. Iri tangazo ryemezaga ko icyo cyemezo cyafashwe kubera ko nta mahitamo u Rwanda rwari rufite kuko inzara yanumaga muri rubanda bitewe n’ibiciro byari byazamutse ku masoko yose yo mu Rwanda.
Bidateye kabiri, Banki Nkuru y’u Rwanda nayo yemeje ko ibiciro by’ibicuruzwa by’ibanze byazamutse ku masoka bityo mu rwego rwo guhangana n’iryo zamuka ifata icyemo cyo kuzamura inyungu ku mafaranga Banki Nkuru y’Igihugu iha banki z’ubucuruzi.
Ishyaka PS Imberakuri ryemera ko uburyo Banki Nkuru y’Igihugu yiyambaje ari bumwe mu buryo bukoreshwa mu rwego rwa politiki y’ubukungu mu guhangana n’izamuka ry’ibiciro ariko kandi rigasanga ko atari ubwo buryo Banki Nkuru y’Igihu yagombaga kwiyambaza mu guhangana n’iki kibazo cyizamuka ry’ibiciro ku masoko. N’ikimenyimenyi iki cyemezo ntacyo cyakemuye ahubwo cyarabihuhuye dore ko ibiciro byakomeje kuzamuka kurusha umuriro wa marariya y’igikatu.
Koko rero, iyo ibiciro ku masoko byazamutse, Banki Nkuru y’Igihugu nk’ikigo cya Leta gishinzwe kubungabunga politiki y’ifaranga gishobora gufata ingamba zinyuranye zo kubungabunga ifaranga harimo buriya buryo yakoresheje cyangwa igashyira ku isoko impapuro z’agaciro n’ibindi.Gusa, ibi Banki Nkuru y’Igihugu ntibikora mu cyuka kuko igomba gushingira ku isesengura ryimbitse kugira ngo imenye neza impamvu nyamukuru zatumye ibiciro bizamuka.Aha, biragaragara neza ko Banki Nkuru y’u Rwanda itigeze ikora iryo sesengura ahubwo yikoreye rya tekinika tumenyereye mu mikorere ya FPR INKOTANYI kuko nyuma ya kiriya cyemezo cyayo ibiciro byakomeje gutumbagira nk’umwumba w’insina.Ishyaka PS Imberakuri rirasanga Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda yagombye gufata akaruhuko.
Ubumenyi mu by’ukungu bwerekana neza ko ibiciro byo ku masoko bizamuka kubera impamvu nyinshi ariko muri izo zose havugwa cyane impamvu zishingiye kuri politiki y’ifaranga n’impamvu zishingiye ku buryo isoko riba rihagaze ku birebana n’ibicuruzwa biri ku isoko n’abaguzi ariko na none hashyirwa mu cyezi n’impamvu zirekeranye na politiki y’imisoro iba ari nk’impeta n’urutoki na politiki y’ingengo y’imari.
Ku bijyanye n’uruhare rwa politiki y’ifaranga mu izamuka ry’ibiciro, ibi bishoboka iyo amafaranga yabaye menshi cyane mu gihugu bitewe n’impamvu zimwe na zimwe.Aha havugwa nko kuba habaye kongera imishahara y’abokozi benshi ari aba Leta cyangwa abikorera kandi mu buryo bugaragara, kuba hari amafaranga Leta yahaye abaturage bayo mu rwego rwo kuzamura ubushobozi bwabo ku isoko, kuba hari amafaranga y’amahimbano yashyizwe mu gihugu n’ibindi. Muri ibi bihe, ni ho Banki Nkuru y’ Igihugu icyo ari cyo cyose ishobora gukoresha buriya buryo Banki Nkuru y’u Rwanda yiyambaje. Aha rero niho ishyaka PS Imberakuri, kimwe n’abandi, ryibaza niba ibi ari byo byatumye Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu yarafashe kiriya cyemezo. Amagambo ahariwe nyankana!
Ku bijyanye n’impamvu zirebana n’ibicuruzwa biri ku isoko n’abaguzi, aha ibiciro birazamuka iyo abaguzi ari benshi ibicuruzwa ari bike.Ishyaka PS Imberakuri rirasanga ibi ari byo mpamvu nyamukuru yatumye ibiciro bizamuka ku masoko. Kubibona ukundi byakwitwa ubuswa cyangwa itekinika, dore ko ryabaye icyorezo mu Rwanda.
Ishyaka PS Imberakuri riributsa kandi ko iki kibazo kimaze iminsi mu Rwanda nk’uko bigaragazwa n’inzara za hato na hato zayogoje u Rwanda mu bihe bitandukanye.Ibi bikaba ariyo ntandaro zo kugwingira mu bana, inkumi n’abasore bakaba barabaye nk’impinja n’aho abagabo n’abagore bakaba barasubiye bwana.
Ni kenshi ishyaka PS Imberakuri ryamaganye politiki ruvumwa ya Leta y’u Rwanda mu bijyanye n’ubukungu aho idashira ingufu mu bukungu bushingiye kuzamura ibirebana n’ubukungu bufatiki bushingiye cyane cyane ku buhinzi n’ubworozi, ku nganda ntoya n’iziciriritse no guteza imbere ibikorwaremezo bifitiye rubanda akamaro ahubwo ikibanda gusa mu gushora imari ku bikorwaremezo by’umutako no gushyira ingufu ku bukungu bushingiye gusa kuri serivisi nazo zitegereza abaguzi bavuye ikantarange iyo za Bulayi.
Uretse ko n’ubusanzwe u Rwanda rudafite ubukungu buhamye bwatanga umusaruro wahaza Abanyarwanda, icyorezo cya COVID 19 nacyo cyashegeshe bwa bukungu n’ubundi butashingaga noneho ibintu biza guhumira ku mirari nyuma y’aho Leta y’u Rwanda yihenuye ku baturanyi ikiha gufunga imipaka nyamara ibyo bihugu ari byo byashoraga ibiribwa byinshi ku masoko y’ u Rwanda.
Ikindi gituma ibiciro bizamuka mu Rwanda umuntu ntiyakwibagirwa ibindi bibazo biri muri politiki y’ubukungu y’u Rwanda.Aha, havugwa politiki y’imisoro, politiki y’ishoramari iciriritse na politiki irebana n’ingengo y’imari n’ibindi.
Mu Rwanda, politiki y’imisoro iteye impungenge cyane cyane imisoro izitaguye nka TVA kuko iri hejuru mu gihe Leta y’u Rwanda isonera imisoro bamwe mu bashoramari b’abanyamahanga nyamara ari bo bakagombye gusora kuko ari bo baba bafite n’ubwo bushobozi. Igihe cyose umusoro ku nyongeragaciro TVA uzakomeza kuzamuka n’ibiciro ku isoka bizazamuka.
Politiki y’ishoramari u Rwanda rwimirije imbera kuva FPR INKOTANYI yafata igihugu iteye agahinda.Leta y’u Rwanda yagiye ishora amafaranga yavanye mu misoro y’Abanyarwanda mu bintu bidafitiye inyungu rubanda kandi ibyinshi bigahomba iyo bitasahuwe n’abafatanyabikorwa b’abashoramari, ishyaka PS Imberakuri risanga ahubwo ari ‘’abashombamari’’. Aha havugwa nk’ikigo cy’indege RWANDAIR gikora gihomba, amahoteri leta yashoyemo akayabo n’ibindi.
Ku birebana na politiki y’ingengo y’imari, ibintu nabyo ntabwo ari shyashya. Leta y’u Rwanda ibaho mu buryo burenze ubushobozi bwayo. Aha havugwa amafaranga menshi atagwa mu mutekano kubera politiki ya FPR yo guhora yikanga abayitera cyangwa guhiga abo yita abanzi bayo, amafaranga atangwa mu nzego za polisi na giserikare hanze y’u Rwanda dore ko rwabaye umujandarume w’isi, amafaranga yishyurwa ku myenda igihugu kiba cyafashe kandi atarashowe mu bikorwa bibyara inyungu , amafaranga Leta y’u Rwanda itanga mu banyamahanga kugirango bayitagatifuze n’ibindi.
Mu gusoza, ishyaka PS Imberakuri rirasanga Banki Nkuru y’Igihugu igomba gusubira ku cyemezo yafashe cyo kuzamura inyungu ku mafaranga iha amabanki y’ubucuru kuko uretse kuba icyo cyemezo kitarashoboye gukemura ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ni n’icyemezo kibangamiye ishoramari kuko gituma inguzanyo zihabwa abagana ayo mabanki zihenda bityo bigatuma bifata mu kwaka inguzanyo kandi zari zikenewe muri ibi bihe ubukungu bwashegeshwe na COVID 19.
Kuri iyi ngingo, ibisobanuro byatanzwe na Guverineri ntabwo byendeye ku kuri kuko amabanki y’ubucuruzi yo mu Rwanda ntabwo yakoresha amafaranga y’abakiriya bayo kubera ko batigeza babona ubushobozi bwo kubitsa bitewe n’ikibazo cya COVID 19. Keretse wenda niba Guverineri avuga banki imwe ariyo Banki ya Kigali (BK) kubera ko ariyo yihariye serivisi zose zijyanye n’imirimo ya za banki cyane ko ari iya Leta bityo bikaba bidatangaje ko yaba ifite amafaranga menshi y’umurengera mu isanduku yayo.
Ikindi, Leta y’u Rwanda igomba kugira ubutwari ikisubiraho igakosora muri rusange politiki yayo y’ubukungu ku birebana cyane cyane na politiki y’ifaranga,y’ishoramari, y’imisoro,y’ingengoyimari yemera kwizirika umukanda aho kubaho nk’iyagashize kuko bitabaye ibyo rubanda bazashirira ku icumu bishwe n’inzara n’ubukene maze ya mvugo y’uko FPR INKOTANYI yikundira u Rwanda rutarimo Abanyarwanda ibi impamo.Leta y’u Rwanda neyemere kugamburuzwa nk’uko yemeye gufungura imipaka nyuma yo kwinangira kandi ishyaka PS Imberakuri kimwe n’abandi bazayibishimira.
Bikorewe i Kigali, kuwa 08 /03/2022
Me NTAGANDA Bernard
Prezida Fondateri w’Ishyaka PS Imberakuri (Sé)
Ipfundo rituma u Burundi budafungura imipaka ubuhuza n’u Rwanda ryamenyekanye
Yanditswe na Nkurunziza Gad
Leta y’u Burundi yarahiye ko ikibazo cy’abashatse guhirika ubutegetsi bwa nyakwigendera Pierre Nkurunziza mu 2015 nikidakemuka, imipaka yo ku butaka ihuza iki gihugu n’u Rwanda itazigera ifungurwa.
Ibi ni bimwe mu byatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro, nyuma y’uko u Rwanda rutangaje ko rwafunguye imipaka yo ku butaka iruhuza n’ibihugu bihana imbibe guhera tariki 7 Weruwe 2022, hafunguwe iruhuza n’ibihugu nka Uganda, Congo-Kinshasa na Tanzania gusa
Abajijwe n’abanyamakuru mpuzamahanga ndetse n’abanyamakuru bo mu Burundi igihe imipaka ihuza iki gihugu n’u Rwanda izafungurirwa, Shingiro yarasubije ati “Uburundi buzafungura imipaka n’u Rwanda nyuma y’uko ikibazo cy’abashaka guhirika ubutegetsi cya 2015 gikemutse.”
Umubano w’u Burundi n’u Rwanda wajemo agatotsi mu 2015, uburundi bushinja u Rwanda gushaka guhirika ubutegetsi bwa nyakwigendera Pierre Nkurunziza. Kuva icyo gihe ibi bihugu byahise bicana umubano, bidateye kabiri imipaka ibihuza irafungwa.
U Burundi bushinja u Rwanda uruhare muri Coup d’État yaburijwemo mu 2015, no gucumbikira abayiteguye bahunze, u Rwanda rushinja u Burundi gufasha abashaka kurutera.
Abaturage b’ibihugu byombi ntibagihahirana kandi ntibakigenderana nka mbere ya 2015, ibi byagize ingaruka mbi ku mibereho y’ibihumbi amagana by’abaturage b’ibi bihugu, bihuriye kuri byinshi.
Si ibi gusa kandi kuko u Burundi bushinja u Rwanda kuba rwarakiriye ibihumbi by’impunzi muri icyo gihe, bagatorezwa ku butaka bw’iki gihugu uko bazajya guhungabanya umutekano mu Burundi.
N’ubwo bimeze bityo ariko, kuva aho Perezida Ndayishimiye agiriye ku butegetsi asimbuye Pierre Nkurunziza mu myaka ibiri ishize, hari ubushake bwa Politike ku mpande zombie bwo kuzahura umubano.
Ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi bamaze kugirana ibiganiro inshuro ebyiri kuva mu 2020, abashinzwe iperereza mu bihugu byombi nabo barahuye, abaguverineri b’intera zihana imbibe nabo ni uko.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka kandi, Perezida Ndayishimiye yoherereje ubutumwa Perezida Kagame bugamije gutsura umubano.
Ubwo yarahizaga abayobozi bashya baherutse kwinjira muri Guverinoma y’u Rwanda mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2022, Perezida Kagame yavuze ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi uri kugana aheza.