Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10397 articles
Browse latest View live

Rwanda: uruzinduko rw’umugaba w’ingabo za Mali

$
0
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mali General Oumar Diarra ari mu uruzinduko rw’akazi rw’iminsi 3 mu Rwanda. Uyu munsi yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo General Major Albert Murasira n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda General Jean Bosco Kazura.


RIB yataye muri yombi notaire ngo “Wafatanyije na Miss Elsa gukora inyandiko mpimbano”

$
0
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi notaire witwa Uwitonze Nasira, ngo “Wafatanyije na Miss Elsa gukora inyandiko mpimbano itavugisha ukuri muri dosiye iregwamo Ishimwe Dieudonné utegura irushanwa rya Miss Rwanda.”

Igitangazamakuru igihe kiri hafi y’ubutegetsi cyagize kiti:

“Bivugwa ko uyu notaire yafatanyije na Miss Iradukunda Elsa, bakajya bandikisha abatanze ubuhamya, bababwira ko ibyo bari gukora ari mu nyungu z’ubutabera.

Icyo bari bagamije, kwari ukugira ngo imbere y’urukiko, bazashinjure Ishimwe, agirwe umwere.

Usibye kuba Notaire, Uwitonze asanzwe ari umwunganizi mu mategeko mu Rugaga rw’Abavoka mu Rwanda.”

Minisitiri afungiwe mu rugo, Miss muri kasho.. Ubutabera bureba bamwe?

$
0
0

Imbuga nkoranyambaga mu Rwanda ziganjeho ibiganiro ku nkuru ebyiri zivugwa cyane muri iyi minsi, benshi barisanzuye mu kuzitangaho ibitekerezo, bamwe ariko baravuga ko bazibonyemo ko ‘abantu batareshya imbere y’amategeko’ nk’uko abategetsi bakunda kubivuga.

Izo ni ukwirukanwa k’umunyamabanga wa leta ushinzwe urubyiruko n’umuco, guhagarikwa kwa Miss Rwanda, no gufungwa k’uwegukanye iryo rushanwa mu 2017.

Mu minsi micye ishize, ‘Minisitiri’ Edouard Bamporiki yahagaritswe ashinjwa ruswa afungirwa iwe mu rugo, asaba imbabazi kuri Twitter, benshi babivuzeho, barimo na Perezida Paul Kagame.

Kuwa mbere minisiteri y’umuco yahagaritse irushanwa rya Miss Rwanda, ubugenzacyaha nabwo bufunga Elsa Iradukunda Miss Rwanda 2017 ashinjwa ibirimo “inyandiko mpimbano”.

Mu gihe inkuru ya Bamporiki yari ikiganirwa, iya Miss Rwanda ni indi ishyushye yahise iza, ibitekerezo bikomeza kwisukiranya ku mbuga, no muri za ‘WhatsApp groups’.

Uretse inguni zitandukanye benshi bagiye bavugaho kuri izi nkuru zombi, hari n’ababonyemo ibyo bise ubusumbane imbere y’amategeko.

Bamwe bibaza impamvu ‘minisitiri’ uregwa kandi wemera icyaha cya ruswa afungirwa iwe mu rugo, naho Miss uregwa “inyandiko mpimbano” agafungirwa muri kasho ya polisi.

Aba bombi ibyaha baregwa amategeko abihanisha ibihano bingana.

Kuri Facebook ya BBC Gahuza umwe ati: “Ni kenshi batubwira ngo twese turangana imbere y’amategeko, ariko ubu tubonye ko imbere yayo Bamporiki aremereye kurusha Elsa”.

Hari abasanzwe banenga ko nubwo ubusanzwe ihame ari uko ukekwaho icyaha akurikiranwa adafunzwe, inzego z’iperereza mu Rwanda “zihutira gufunga” ugikekwa.

Muri imwe muri ‘WhatsApp group’ – zirimo n’umunyamakuru wa BBC – hari abavuga ko ari uburenganzira bw’abakora iperereza gufungira umuntu ukekwa iwe mu rugo cyangwa muri kasho.

Undi we yanditse ati: “Kuba miss Elsa afungiwe kuri polisi Bamporiki agafungirwa iwe biratwereka ko amategeko atadukoraho mu buryo bungana.”

Itegeko ryo kurwanya ruswa rivuga ko uyihamijwe n’urukiko, “ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7)”.

Naho igitabo cy’amategeko ahana kivuga ko uhamijwe icyaha cy’inyandiko mpimbano “ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7)”.

Benshi bakomeje kwibaza ikizakurikiraho kuri Bamporiki wasabye imbabazi, n’abandi benshi bakazimusabira, ariko Perezida Kagame agasubiza ati: “Guhanwa nabyo birafasha”.

Elsa Iradukunda we, urimo gusabirwa imbabazi n’umubyeyi we (nyina) mu itangazamakuru, byaba ari ibidasanzwe – nubwo bishoboka – arekuwe, ariko ibyitezwe cyane ni uko dosiye ye ishobora kuregerwa ubushinjacyaha akazagezwa imbere y’urukiko.

BBC

Urukiko Rwanze Kohereza Munyenyezi muri Gereza I Kigali

$
0
0

Urukiko rwisumbuye rwa Huye mu Majyepfo y’u Rwanda rwanze icyifuzo cya Madamu Beatrice Munyenyezi cyo kumwohereza gufungirwa muri gereza ya Nyarugenge I Kigali mu Rwanda. Umucamanza yavuze ko kumufungira muri gereza ya Nyamagabe ari ho hafi y’aho aburanira.

Munyenyezi yasabaga kumufungira Nyarugenge avuga ko ari ho yabasha kwitabwaho n’abaganga akanabona amafunguro yihariye agendanye n’uburwayi bwe. Urubanza rwe rwagombaga gutangira kuburanishwa mu mizi Kuri uyu wa Kabiri.

Munyenyezi w’imyaka 52 y’amavuko ubushinjacyaha buramurega ibyaha bya jenoside bumukekaho ko yakoreye mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare mu majyepfo y’u Rwanda.

Ni umukazana wa Paulina Nyiramasuhuko wari minisitiri w’umuryango Kuri guverinoma y’abatabazi. Igihugu cya Leta Zunze za Amerika cyamwirukanye ku butaka bwacyo mu mwaka wa 2021 nyuma yo gusanga yarabeshye ku ruhare akekwaho ibyaha bya jenoside. Ibyaha byose arabihakana akavuga ko ababimushinje na bo batamuzi.

VOA

Rwanda Inspiration Back Up yambuwe inshingano yo gutegura Miss Rwanda

$
0
0

Amakuru dukesha igitangazamakuru igihe kiri hafi y’ubutegetsi mu Rwanda aravuga ko Rwanda Inspiration Back Up isanzwe itegura irushanwa rya Miss Rwanda, yahagaritswe kuri iyi mirimo, irushanwa risubizwa muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco binyuze mu Nteko y’Umuco.

Igihe gikomeza kivuga ko aya makuru agiye hanze akurikira ibaruwa iyi Minisiteri yasohoye ivuga ko irushanwa rya Miss Rwanda ryahagaritswe mu gihe iperereza ku byaha abariteguraga bakurikiranyweho ritararangira.

Nubwo iyi baruwa yagiye hanze, ntabwo yari isobanuye neza icyahagaritswe. Mu gushaka kumenya amakuru IGIHE yamenye ko icyabayeho ari uguhagarika Rwanda Inspiration Back Up yari isanzwe itegura irushanwa rya Miss Rwanda.

Guhagarika Rwanda Inspiration Back Up kuri iyi mirimo byatumye iri rushanwa risubira mu biganza bya Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, binyuze mu Nteko y’Umuco.

Amakuru ahari avuga ko nyuma yo gusubirana iri rushanwa, Inteko y’Umuco ifite inshingano zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’abafite amakamba ndetse n’ibikorwa byose bya Miss Rwanda mu gihe cy’umwaka.

Hari kuganirwa kandi uburyo Inteko y’Umuco yatangira gutegura ibiganiro n’abafatanyabikorwa bose ba Miss Rwanda ku buryo nta mukobwa ufite icyo yemerewe azabura bitewe n’uko abateguraga iri rushanwa batakibifitiye ububasha.Hari kwigwa kandi ku itegurwa rya Miss Rwanda 2023 .

Rwanda Inspiration Back Up yatangiye gutegura irushanwa rya Miss Rwanda kuva mu 2014.Mbere y’aho, mu 2012 ryari ryateguwe n’Itorero Mashirika ribiherewe uburenganzira na Minisiteri yari ifite umuco mu nshingano, mu gihe mu 2009 ubwo ryatangiraga ryari ryateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko, Umuco na Siporo.

U Bubiligi: igikorwa cya Sit-in imbere y’ambasade y’u Rwanda cyongeye gutangaira

Victoire Ingabire mu gahinda kenshi asabye KAGAME ko yagabanya itsikamirwa rikorerwa abarimu.

“Prince Kid” wateguraga Miss Rwanda mu rukiko yarezwe ibyaha bitatu

$
0
0

Dieudonné Ishimwe uzwi nka ‘Prince Kid’ ukuriye kompanyi Rwanda Inspiration Back Up yateguraga irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kagarama ku Kicukiro i Kigali.

Nyuma yo gusoma umwirondoro we, umucamanza yamusomeye ibyaha bitatu aregwa ari byo; Gukoresha undi imibonano mpuzabitsna ku gahato, gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Nyuma y’ibyo umucamanza yahagaritse iburanisha ngo bategereze Me Emilienne Nyembo wunganira Ishimwe wakererewe kugera mu rukiko.

Ubwo Me Nyembo yari ahageze uruhande rw’uregwa rwavuze ko rutarabona dosiye y’ikirego bityo rukeneye igihe cyo kuyibona no kuyigaho.

Ishimwe ntabwo yavuze ku byaha yasomewe aregwa.

Umucamanza yahise asubika urubanza avuga ko rushyizwe kuwa gatanu tariki 13 Gicurasi kugira hubahirizwe ibyasabwe n’uruhande rw’uregwa.

Ishimwe w’imyaka 34, yazanywe kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo none kuwa gatatu nyuma y’uko atawe muri yombi mu byumweru bibiri bishize.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, irushanwa rya Miss Rwanda ryahagaritswe by’agateganyo na minisiteri y’umuco ndetse kompanyi ya Ishimwe yamburwa uburenganzira bwo kongera kuritegura.

Ku cyumweru gishize kandi umwe mu batwaye iri rushanwa, Elsa Iradukunda, yatawe muri yombi ku birego byo kubangamira iperereza bishingiye kuri iki kirego cya Prince Kid.

BBC


Rwanda: Urubanza rwa Micomyiza rwasubitswe

$
0
0

Urubanza rwa Micomyiza rwasubitswe

Jean Paul Mucomyiza yarezwe ibyaha 4:

1.Ubwicanyi nk’icyaha cya jenocide

2.Gutera ubumuga bwo ku mubiri no mu mutwe nk’icyaha cya jenocide

3.Ubufatanyacyaha muri Jenoside

4.Gusambanya ku gahato nk’icyaha cya jenoside

Ntacyo yavuze kuri ibi byaha.

Abanyamategeko batatu bamwunganira basabye igihe gihagije cyo kwiga dosiye ye bavuga ko bayibonye ejo, urubanza rwimuriwe kuwa mbere tariki 16 Gicurasi.

Imiryango ifasha ivuga ko benshi mu basaba ubuhungiro bageze mu Bwongereza ubu barimo kwihisha batinya koherezwa mu Rwanda.

$
0
0

Abimukira bari muri UK barimo kwihisha birinda koherezwa mu Rwanda

Mu masezerano y’ibihugu byombi yasinywe mu kwezi gushize, abo byemejwe ko binjiye mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko bashobora koherezwa gutuzwa mu Rwanda.

Hari ibirego bimaze kugezwa mu bucamanza bw’icyo gihugu birwanya uyu mugambi w’ibihugu byombi, ndetse bisa n’ibyakerereje ishyirwa mu bikorwa ryawo.

Croix Rouge na Refugee Council bivuga ko gutinya koherezwa byatumye bamwe mu basaba ubuhungiro bakora ibikorwa byo kwibabaza, kandi umwe yagerageje kwiyahura.

Imiryango myinshi ifasha yanenze leta y’Ubwongereza kugambirira kwikuraho inshingano zo gufasha abahahungiye.

Ibiro bya minisitiri w’ubutegetsi w’Ubwongereza i London bivuga ko bikora ibishoboka byose mu kurwanya kwibabaza no kwiyahura.

Ibi biro bivuga ko byizeye ko kohereza mu Rwanda abo bimukira batemewe n’amategeko bizaca intege abakora ubucuruzi bwo kwambutsa abantu.

Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres, yanenze Ubwongereza guha umutwaro “igihugu gikennye kurushaho” no kwihunza inshingano ku mpunzi.

Leta y’u Rwanda ivuga ko yemeye aya masezerano nk’igikorwa cyo “gufasha gukemura ikibazo cyananiranye” cy’abimukira.

Hagati aho, kuwa mbere minisiteri y’ubutegetsi y’Ubwongereza yasohoye raporo ivuga ko bazi ko impunzi z’abatinganyi n’abandi b’amahitamo njyabitsina yihariye bashobora kugirirwa nabi mu Rwanda.

Raporo yabo ivuga ko hari “impungenge ku buryo aba- LGBTQI+ bafatwa” kuko amaperereza yerekanye “gufatwa nabi” kw’abo muri iryo tsinda kwakozwe “akarenze rimwe” mu Rwanda.

Ibi ariko ngo ntibivanaho amasezerano y’ibihugu byombi ahubwo iyo raporo ivuga ko “tuzakomeza kugenzura ingaruka kuri iryo tsinda” mu gihe cy’ayo masezerano.

Leta y’u Rwanda yagiye ihakana ibyo kugirira nabi no gufata nabi aba LGBTQI ivuga ko buriwe wese afite uburenganzira ku mahitamo ye. Ubusanzwe imigirire njyabitsina yabo ntacyo amategeko ayivugaho.

BBC

RWANDA-DIPOLOMASI YA BAGARIRA YOSE: IMBONI Y’UMUSESENGUZI

$
0
0

Yanditswe na Valentin Akayezu

Ni mukiganiro nagiranye n’umwe mu bakurikiranira hafi Politiki y’ububanyi n’amahanga y’U Rwanda, nkaba ndibumugaragaze mu mazina ya MM, noneho njyewe wamubazaga nkagaragara mu izina rya VA

Ibibazo byabajijwe muri ubu buryo:

VA: Uyu munsi twabonye ko itsinda ry’ingabo z’igihugu cya Mali zakiriwe mu byubahiro bya gisirikare I Kigali, ese kubwawe urasanga uru rugendo rwaba rusobanuye iki?

MM: Mu ijambo Paul Kagame yagejeje ku banyarwanda abifuriza umwaka mushya, yakomoje ko ingabo z’U Rwanda zizakomeza gutanga umusanzu mu kubaka amahoro hirya no hino. Ibyo bikaba byaravuzwe mu gihe mu gihugu cya Mali hanyuraga inkuru mu bitangazamakuru byaho zivuga ko ingabo z’U Rwanda zigera ku 2500 zaba zitegura gusimbura iz’Abafaransa zitagikenewe muri icyo gihugu. Mu ijambo kandi Kagame aherutse kugeza ku bayoboke ba FPR, yongeye kubisubiramo ko hari ibindi bihugu bibiri, ingabo z’U Rwanda ziteguye koherezwamo. Nubwo atigeze avuga ibyo bihugu ibyo aribyo, ariko ukurikije uko ibintu biri kugenda muri kariya karere ka Saheli, wareba uru rugendo rwabaye uyu munsi, ntawabura kwemeza ko kimwe muri ibyo bihugu bibiri bivugwa, Mali irimo.

VA:Ambassadeur w’Igihugu cy’Uburusiya mu Rwanda yatanze ikiganiro mu itangazamakuru ry’u Rwanda aho yanavuze ko Uburusiya buzi neza ko ibihugu by’Africa biriho bishyirwaho igitutu ngo bikumire igihugu cye! Kubwawe icyo kiganiro wakibonye ute?

MM: Tugarutse ku by’urugendo rw’abakuriye igisirikare cya Mali I Kigali, urugendo rwabereye igihe kimwe no gusohoka mu itangazamakuru rya Kigali Kwa Ambassadeur w’Uburusiya, uwo ariwe wese yahita abona ko Kigali iri gukora ibishoboka byose ngo yiyegereze cyane Moscou. Twibutse ko ubu Uburusiya aribwo buri gukorana n’igihugu cya Mali binyuze mu mutwe wa Wagner mu guhashya imitwe y’iterabwoba muri icyo gihugu. Kuba rero Leta ya Bamako ifitanye ubufatanye bukomeye na Moscou kandi icyo gisirikare cya Mali kikaba kiri gutsura umubano na RDF, ni ikigaragaza ko Kigali na Moscou, bari kwinjira mu bufatanye bukomeye mu byo kubungabunga amahoro muri Africa ariko cyane cyane guteza imbere inyungu z’uburusiya ku mugabane w’Africa. Ubwo bufatanye nibwo dusanzwe tunabona mu bihugu bya CentreAfrica. Aha tunibutse ko General Kazura uyoboye RDF yamaze igihe akuriye ishami rya gisirikari rya MUNSMA, bivuze ko asanganywe contact nini n’igisirikare cya Mali.

VA: Nonese tuvuge ko Bwana Kagame yaba arimo atera umugongo uburengerazuba bw’isi?

MM: Kagame bigaragara neza ko asoma cyangwa se afite ikipe usoma neza ibitabo by’umucurabwenge Machiavel. Bumwe mu buryo Machiavel yasobanuye mu birebana n’imibanire y’Ibihugu, n’uko ugomba guhisha amabara y’umwambaro wambaye, kuburyo buri wese ukureba asanga wambaye ibisa n’ibyo yambaye. Ibi bisobanuye ko Kagame iyo avugana n’ab’iburengerazuba babona ko ari mu ruhande rwabo, yavugana n’Abarusiya n’Abashinwa n’abo bagasanga arikumwe nabo. Dutanze urugero, ubwo mu muryango w’Abibumbye haberaga amatora yo kwamagana Igitero cy’Uburusiya muri Ukraine, U Rwanda rwahengamiye ku bihugu byo mu burengerazuba. Mu matora yakurikiye yo kwirukana Uburusiya mu kanama k’umuryango w’Abibumbye gashinzwe ikiremwamuntu, u Rwanda ntirwigeze rwitabira amatora (Absence). U Rwanda, ubu ruravugwa mu bihugu bizajya byogererezwa peteroli n’Uburusiya ku giciro gito cyane. Muri make twavuga ko I Kigali hari abahanga cyane mu mukino wa “Echec”, bazi kuganisha aho inyungu ziri n’uko babasha kuzisarura.

VA: Tuvuge ko Kagame yaba atagikeneye kwirukira ya high table y’abo mu burengerazuba?

MM: High table arayikeneye ariko yahinduye amayeri yo kuyicaraho. Mu gihe byari bimenyerewe ko ubundi abaperezida b’abafurika bajya gukubita ibipfukamiro hasi ngo bagire icyo bakura kuri bashebuja bo mu burengerazuba, Kagame we ubu yamaze guhagarara muri position ituma abo banyabubasha aribo bamukenera cyane kurenza uko we abakenera. Kagame azi neza ko ibi bihugu byugarijwe n’ikibazo cy’abimukira basa nka badafitiye igisubizo, Kagame yaberetse ko yabafasha akababera igisubizo. Ikindi ingabo z’U Rwanda zirimo zirahindurwa abarinzi n’inyungu z’ibyo bihugu ku giciro gito kirenze icyo byasaba nyohereje ingabo zabyo. Byumvikane ko Kagame yaboneye ibyo bihugu mu ruhande bibabayemo cyane, kuburyo ntanakimwe cyatinyuka kumubaza ibirebana n’imibanire ye n’Uburusiya cyangwa n’ubushinwa ndetse no kubirebana n’uburenganzira bwa muntu. Kagame aho ahagaze kugeza ubu arasa n’utikanga uwo ariwe wese mu bihugu by’ibihangage kuko nibyo bimukeneye cyane.

VA: Nonese tuvuge ko Kagame adakorwaho, opposition Nyarwanda ihebe?

MM: Kimwe mu mungu ikomeye iranga opposition Nyarwanda ni ubuhubutsi no kutagira umurongo ngenderwaho uhamye. Iyo witegereje opposition, ugasanga mu gihe Kagame arimo avuyanga akarere, acuruza Igihugu mu nyungu z’abanyamahanga, bamwe baheze mu ndirimbo ko Kagame yapfuye kandi ngo urabibona atyo arakina ya “paranoia y’amayeri 2000” y’Inkotanyi. Ese utekereza ko abantu bameze batyo, n’iki bajyana mu biganiro mpuzamahanga? Abandi uzasanga bakomeje kwizirika ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana, mapping report (n’ubwo bwose ari ibibazo bikomeye byo kuganirwaho, ariko bigoye mu gihe cyose nta butegetsi butuma bijya ku rutonde rw’ibikwiye kuganirwaho mu rwego mpuzamahanga), ibyo bintu byo mu myaka 28 ishize n’inyungu zaho isi igeze none, biragoye ko opposition Nyarwanda izabasha kubihindura agenda prioritaire ya diplomasi yayo cyane cyane ko usanga Kagame yaratangatangiye hose kuri icyo kibazo!!

VA: nonese urasanga Opposition yakora nk’iki muri ibi bihe bisa gutya?

MM: Reka nguhe urugero rimwe gusa. Mu gihe ikibazo cyo kohereza abimukira mu Rwanda ari agenda y’ishyaka ry’Abakonseravateri, cyari igihe cyiza cyo kwegera abatravaillistes(labour party) cyangwa abaLiberaux hakaba ubufatanye ku kibazo cy’u Rwanda.

VA: Ariko ngirango urabizi ko no muri Labour Party, Kagame afiteyo amaso!! Ba Tony Blair.

MM: Ndabyemera ibyo uvuga ariko wibuke ko burya igihe cya ba Tony Blair kirimo kirenga kandi influence ye ikaba itakiri nk’uko yari imeze mu myaka yashize. Mu mashyaka menshi y’i Burayi harimo haragendamo hazamo amaraso mashya y’abakiri bato badafite aho bahuriye n’ibihango Kagame yagiye agirana n’abayoboraga icyo gihe!! Rero opposition Nyarwanda ikwiye kuba “updated” ikagendana naho isi igeze, kuko gukomeza politiki y’amarangamutima bizakomeza kuba intandari yo kwiyimisha uruvugiro mu ruhando rwa dipolomasi mouzamahanga. Burya erega, hari ibibazo ahandi badashobora kugukemurira, bibonerwa igisubizo nawe ubwawe gusa igihe cyose wamaze kubaka ubushobozi butuma wabikemura. Kuri opposition Nyarwanda, kubanza kubaka umurongo wa dipolomasi uhamye, byaba uburyo bwiza uganisha mu kubonera igisubizo bya bindi bisa n’ibishyizwe imbere ubu kandi nta buryo bwo kubibonera igisibizo buhari.

VA:Turangiza, n’iki wavuga ku ifatwa rya Bamporiki wabaye ahagaritswe mu bagize gouvernement ?

MM: Reka ndebere mu ishusho rusange twibaze impamvu FPR ikomeza kwiziringaho abantu ubwayo yinengera(Evodi, Diane Gashumba, Musoni Jemus, Kalisa Alfredi, Mutsindashyaka n’ahandi) kuko bagaragaweho ibyaha bitandukanye, ariko bagakomeza kuba aribo baboneka mu mirimo yo mu nzego nkuru z’igihugu? Bigaragara ko FPR ifite ikibazo cya “recrutement de nouveau idéologues” ku Burayi ihora isubira gutoragura abo yajugunye mu kimoteri cyayo. Izo ntege nke zo kuzana amaraso mashya atuma ishyaka ribashya guhindura imikorere, bigaragaza intege nke mu gushyira imbere amahame y’ishyaka, kuko abafite ibitekerezo byatanga icyerekezo kizima, barahezwa, ahandi bimwe UBWISANZURE, abandi bagashyirwaho iterabwoba, akaba ariyo mpamvu ubona ko ishyaka risigaye ryubakiye ku nkingi z’abarangwaho ubusembwa gusa.

VA: Dusozereze kuki?

MM: Icyo tubona ni uko Kagame yiteguye kurengera inyungu za Total y’Abafaransa muri Mozambike ariko ntibimubuze gukorana na Wagner muri Mali. Kagame yiteguye kwakira abimukira yohererezwa n’uburengerazuba ariko akanakira essance ya make y’Abarusiya. Arareba impande zose icyo yahavana. Nyamara ibi byose si uko ab’abi burengerazuba babiyobewe, ariko nanone baravuga bati niba akorana n’Abarusiya ariko akaba yemera kutwakirira abimukira, niwe alternative tugomba gukomeza gushyigikira.
Opposition, ntacyo yakwitega ku Bushinwa n’Abarusiya, kuko ntibajya bo bakozwa rwa rurimi rwa demukarasi na droit de l’homme. Amaso ya opposition akwiye kuguma ku burengerazuba kuko byibuze niho Hari amahame apfa guhura n’ay’opposition Nyarwanda. Niba za “extrême droit” arizo zikataje mu bibazo by’abimukira, zikaba ziniteguye gufunga amaso ku mabi akorwa n’ubutegetsi bwa Kagame, za “partis de gauche” baba amarembo meza opposition yakwinjiriramo kuko amahame yabo y’ubufatanye bw’abaturage yafasha mu kugaragaza imiterere y’ubutegetsi bwa Kigali. Niba mu burengerazuba hari kuzamuka umurongo wo guhangana n’uburusiya bufatwa nk’ububangamiye “démocratie internationale”, ni igihe cyo kwerekana isura ya Kigali mu matsinda yose y’abaturage n’uburengerazuba bahangayikishijwe n’ibyo Uburusiya bukora muri Afrika, babwereka ko Kigali irimo kuba icyambu cy’imikorere y’Uburusiya muri Africa. Muri make, twavuga ko opposition Nyarwanda ifite akazi gakomeye ko gushyiraho imirongo wa diplomasi ugendera mu cyerekezo cy’aho inyungu mpuzamahanga zirimo ziganisha isi. Bitagenze BITYO, opposition izibona ikomeje gusigara mu ntero zitakigira uzikiriza.

VA: Murakoze cyane.

Urugaga rw’abavoka mu Rwanda ruzunganira Me Nasira Uwitonze wafatanywe na Miss Rwanda 2017

$
0
0

Urugaga rw’abavoka mu Rwanda ruratangaza ko rumaze gushyiraho itsinda rigiye kunganira Me Nasira Uwitonze, waraye utawe muri yombi na RIB. Uru rwego rutangaza ko rumukurikiranyeho gukoresha inyandiko itavugisha ukuri muri dosiye iregwamo Ishimwe Dieudonne utegura irushanwa rya Miss Rwanda.

Itabwa muri yombi rya Me Uwitonze Nasira akaba na Notaire wigenga, rije rikurikiye inyandiko zakwiye ku mbuga nkoranyambaga zagaragayeho ubuhamya bwa bamwe mu bakobwa bagiye muri Miss Rwanda mu bihe bitandukanye. Ubuhamya bwagaragazaga ko ntacyo abo bakobwa bamwe bashinja Ishimwe Dieudonné utegura irushanwa rya Miss Rwanda.

Zimwe muri izo nyandiko zashyizweho umukono na Notaire Uwitonze, RIB ikaba ari ho yahereye imukurikiranaho ibyaha. Umuvugizi wa RIB Murangira Thierry yabibwiye Ijwi ry’Amerika.

Ibibazo bimaze iminsi bivugwa mu marushanwa ya Miss Rwanda, byabimburiwe n’itabwa muri yombi rya Ishimwe Dieudonné uyobora Rwanda Inspiration Backup yateguraga Miss Rwanda, kugeza ubu Ministeri y’umuco n’urubyiruko ikaba yamaze guhagarika iri rushanwa mu gihe kitazwi.

Inkuru ya Assumpta Kaboyi akorera Ijwi ry’Amerika i Kigali mu Rwanda

Rwanda:amwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho, n’amwe mu mashyirahamwe yoherereje inyandiko ONU

$
0
0

Mu Rwanda, amwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho, n’amwe mu mashyirahamwe ategamiye kuri leta yoherereje inyandiko Umuryango w’Abibumbye, asaba ko habaho ibiganiro bitagira uwo biheza bibahuza na leta y’u Rwanda.

Iyo nyandiko bavuga ko ari umusanzu bahaye Umuryango w’Abibumbye muri gahunda yawo, yo gushimangira amahoro, kuburizamo intambara no kurangiza izatangiye, yashyizweho umukono n’abantu 9 bahagarariye amashyaka cyangwa amashyirahamwe yigenga, akorera mu Rwanda no hanze yarwo.

Umwe mu bashyize umukono kuri iyo nyandiko ni Vctoire Ingabire, umuyobozi w’ishyaka DALFA Umurinzi ritaremerwa mu Rwanda. Yaganiriye n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika, Venuste Nshimiyimana, abanza kumubwira icyatumye bakora iyo nyandiko

Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid yitabye Urukiko

$
0
0

Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ngo atangire kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ku byaha akurikiranweho n’ubushinjacyaha birimo iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina akekwaho gukorera abakobwa bitabiriye amarushanwa ya Nyampinga.

Umutekano wari wakajijwe bigaragarira ijisho ku rukiko rw’ibanze rwa Kagarama. Ishimwe Dieudonne yinjiye mu rukiko atuje akiziritse amapingu yaje kwamburwa nyuma . Yari yambaye kositime y’ubururu, yagaragaraga nk’unaniwe mu maso.

Icyumba cy’urukiko cyarimo n’abaje kumva urubanza rwa Ishimwe bashobora kuba ari abo mu muryango we cyangwa abo bakorana. Nta n’umwe mu bakobwa bivugwa ko bahohotewe wabonekaga mu rukiko . Bwari ubwa mbere Ishimwe Dieudonne agejejwe imbere y’urukiko kuva yatabwa muri yombi mu mpera z’ukwezi gushize.

Ishimwe yasomewe umwirondoro we, ndetse yemera ko ari uwe, hanyuma amenyeshwa ibyaha aregwa uko ari itatu. Ibyo byaha ni ugukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Ntabwo yigeze avuga ko abyemera cyangwa atabyemera, kuko umunyamategeko we, Nyembo Emelyne, yahise avuga ko atiteguye kuburana. Yasobanuye ko mu myanzuro y’Ubushinjacyaha isaba ifungwa ry’agateganyo, basanze Ubushinjacyaha bugenda bushingira ku byavugiwe mu Bugenzacyaha mu gihe uruhande rw’uregwa rutarabasha kubibona.

Umunyamategeko Nyembo yavuze ko byageze ni mugoroba batarabona ibigize dosiye byose, kandi bakeneye kubimenya mbere y’uko Ubushinjacyaha bugaragaza ingingo zikomeye bushingiraho busaba ko Ishimwe yakurikiranwa afunzwe, ngo nabo baziregureho.

Ishimwe nawe yavuze ko kugeza ubu atarabona dosiye ye. Umunyamategeko Nyembo yavuze ko nubwo bahabwa umunsi umwe, waba uhagije. Ubushinjacyaha bwavuze ko ari uburenganzira bw’ababuranyi kubanza kubona dosiye, ariko ngo yasangijwe ababuranyi bose kuko n’urukiko rurayifite, kereka ngo byakozwe bitinze.

Umucamanza yasabye Ubushinjacyaha gufasha Ishimwe n’umwunganira kubona dosiye kugira ngo bitegure kwiregura. Yemeje ko urubanza ruzasubukurwa ku wa Gatanu.

Inkuru ya Assumpta Kaboyi akorera Ijwi ry’Amerika i Kigali mu Rwanda

Iritavuze umwe ! burya ngo ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana

$
0
0

Yanditswe na UWITUZE Germaine

Kuva FPR yatera, byaravugwaga ko hari igicee kimwe cy’abantu barangwa n’urugomo n’ubugome bukabije ngo hari n’abandi bari batuje bashyira mu gaciro bakumvikana n’abaturage mu gihe icyo gice kindi cyarangwaga no kubica ntampuhwe, magingo aya rero aho FPR ifatiye igihugu biragaragara neza ko igice cy’abicanyi aricyo kigaruriye ubutegetsi.

Muri ino nkuru, turagaragaza ko isura y’u Rwanda abigaruriye ubutegetsi bashaka kugaragaza, ntaho ihuriye nuko abadashyigikiye FPR babona ibintu.

Ababirebera kure babibona gute ?

FPR yafashe ubutegetsi nyuma ya jenocide imaze gutsinda urugamba, ariko ugasanga bo bashaka kwivugira genocide gusa batavuze iby’intambara yabaye uhereye mu mwaka 1990. Iyi niyo ngingo ya mbere abatavuga rumwe na FPR bakunze kugarukaho, kuko FPR yo ishaka kwigira umwere kubyabaye.

Nyamara kandi naba tuvuga babirebera kure, harimo n’abahoze ari abayoboke ba FPR, ubu bayihunze dore ko abenshi batari muri kagaco k’abicanyi, bakomeje kugenda bicwa uruhongohongo.

Abanyamahanga benshi bakomeje kugenda mukababaro ka genocide, batwarwa n’ikinyoma cya FPR, ubu nayo isigaye yarigaruriwe n’agatsiko ka ba kabuhariwe mu bwicanyi.

Kubera gushaka guhishira ibyabaye, gakunze no kuragwa n’imvugo nziza ariko y’ibinyoma n’imishinga ihambaye kadashyira mu bikorwa kugirango gakomeze kajijishe kandi karangaze abo banyamahanga tutiyibagije na ruswa yo kurwego rwo hejuru gakoresha mu gushaka abakavugira mu mahanga.

Nyamara ariko nkuko twabivuze hejuru, mubabirebera kure harimo n’abanyarwanda bahunze ako gatsiko bashishikajwe cyane no kubona u Rwanda rusubira kuba igihugu cy’amahoro, bakarangwa no gusobanurira amahanga uko ibintu byifashe mu Rwanda ari nako batabariza abanyarwanda muri rusange bagize ingaruzwamuheto z’ako gatsiko, n’abandi by’umwihariko bagenda bitangira abandi mukwamagana ikinyoma no kwanga akarengane gakorerwa rubanda.

Mu bubanyi n’amahanga, usanga Kigali ifite impungenge kuburyo igenda ifungura za ambassade mu mahanga yose, isinya amasezerano arenze, nyamara kuberako ibyinshi byubakiye ku kinyoma, ugasanga u Rwanda nicyo gihugu gifitanye ibibazo n’ibihugu byinshi.

Ababibonera hafi, nkuko mu kinyarwanda ngo agahinda k’inkoko kamenywa n’inkike yatoyemo, nubwo ibibazo byo mu Rwanda bigaragarira n’abakure, bizwi cyane n’abanyarwanda baba mu gihugu kuko aribo bigiraho ingaruka bwa mbere. Imishinga myinshi ivugwa igaragarira bamwe ariko abandi benshi bakayirenganiramo, ari mu buhinzi cyane ko aribwo butunze abanyarwanda benshi, ari mu burezi twakwita amizero y’Igihugu, mu bukungu ndetse n’ibindi usanga imiborogo ari yose.

Nyamara ariko nanone ukuri guca mu ziko ntigushya, nubwo ubugome n’ubwicanyi bwa FPR butihishira hahora iteka hagaragara impirimbanyi mu gihugu zidakangwa nubwo bubisha bwo kurimbura abantu zigakomeza kwitanga zigirango zirebe ko umunyarwanda yasubira agatuza, agatunga agatunganirwa.

Muri izo ntwari twavuga BAHATI Innocent waburiwe irengero mu kwezi kwa 2 kwa 2021 hamwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi barimo Venant ABAYISENGA, Eugene NDEREYIMANA Boniface TWAGIRIMANA, Aimable KARASIRA, NIYONSENGA Dieudonné, IDAMANGE IRYAMUGWIZA Yvonne, NTAMUHANGA Cassien n’abandi benshi, aba bose utarageretsweho icyaha cy’ubujurura, guteza imvururu muri rubanda, yageretsweho icyaha cyo gupfobya genocide.

Aka karengane ndetse n’imitegekere mibi ya FPR yongeye kugaragazwa na raporo z’inkurikirane zahohotse mu myaka mike ishize ndetse niyasohotse muri Werurwe 2022 yaje ihaanya cyane nizayibanjirije. Ibi byose byerekana ko ikinyoma cya FPR cyamenyekanye, kuburyo n’abagize itsinda ry’ibyamamare byo muri Leta zunze ubumwe za Amerika (Holly Wood) baherutse guhaguruka bashyigikiye RUSESABAGINA, bakambika agatsiko ka Kigali ubusa bagaragaza amabi yako yose, iritavuze umwe rero nuko baserutse bambaye imyambaro iriho ifoto ya RUSESABAGINA nkuko mperutse kubyandika mbishishikariza abanyarwanda ko dukwiye kujya twambara ibirango by’intwari zacu kumugaragaro ntapfunwe.

Icyo twabwira abanyarwanda nuko batacika intege ahubwo bakomeze umurego mukwamagana ikinyoma, kuko nkuko bizwi, ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana, ese ikinyoma cya FPR kizafata abanyarwanda bibagirwe ibibi FPR yabakoreye? Cyangwa hazigera habura abitanga kugirango uko kuri kumenyekane.


Urubanza rwa Dieudonné Ishimwe wateguraga Miss Rwanda rwashyizwe mu muhezo

$
0
0

Umucamanza w’urukiko rw’ibanze rwa Kagarama i Kigali yatangaje ko urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ruregwamo Dieudonné Ishimwe wateguraga Miss Rwanda rushyizwe mu muhezo w’itangazamakuru na rubanda.

Iburanisha rijya gutangira, abanyamakuru babujijwe gufata amajwi n’amashusho.

Ubwo abacamanza, abanyamakuru, n’ababuranyi bari bamaze gufata imyanya yabo mu rukiko mu gitondo kuwa gatanu, umushinjacyaha yasabye ijambo.

Yavuze ko yifuza ko uru rubanza rubera mu muhezo ku mpamvu “mbonezabupfura” n’impamvu z’umutekano w’abaregwa n’abatangabuhamya.

Dieudonné Ishimwe aregwa ibyaha byo:

  • gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato
  • gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina
  • guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina

Nawe yahise asaba ijambo.

Yabwiye urukiko ko we yifuza ko urubanza rubera mu ruhame, ko habayeho kwifuza ko rubera mu muhezo ari we wakabaye abisaba ati “kuko ari njyewe uregwa”.

Yongeyeho ko ikirego cye cyavuzwe cyane mu itangazamakuru no muri rubanda, ati: “birakwiye ko abacyumvise bakurikirana bakamenya uko cyarangiye”.

Mu buryo bwatunguye abari mu cyumba cy’urukiko, ako kanya umucamanza adafashe umwanya wo kwiga ku bisabwa n’impande zombi – nk’uko bikunze kugenda mu manza – yahise atangaza ko urubanza rushyizwe mu muhezo.

Yavuze ko impamvu z’ubushinjacyaha zifite ishingiro, maze abatari ababuranyi bose n’abanyamakuru bategekwa gusohoka mu cyumba cy’iburanisha, banirukanwa ku rukiko.

Ishimwe uzwi cyane nka Prince Kid kugeza ubu yari ataremera cyangwa ngo ahakane ibyo aregwa, iki cya nyuma nicyo kitezwe cyane muri uru rubanza.

Kurushyira mu muhezo bizagabanya amakuru ava mu rukiko n’ibivugwaho na rubanda kuri iki kirego kimaze gufungirwamo na Elsa Iradukunda wabaye Miss Rwanda 2017.

Iri rushanwa ubu ryabaye rihagaritswe na ministeri y’umuco, kompanyi ya Prince Kid yariteguraga nayo yambuwe ubwo uburenganzira.

BBC

Reka undorere: Igitabo cya Aimable Karasira Uzaramba kigiye gusohoka.

RNC na Mme Victoire bishyize hamwe bandikira LONI basaba ubuhuza bw’ibiganiro na Leta y’u RWANDA.

URUBANZA RWA PRINCE KID MU MUHEZO || ESE NI UKURENGERA IBIFI BININI CYANGWA ABAHOHOTEWE?

BICIRO KU ISOKO BIRAKOMEZA KUZAMUKA, ABATURAGE BARAKORA IKI NGO BABASHE GUHAHA BIJYANYE N’IBICIRO

Viewing all 10397 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>