Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10397 articles
Browse latest View live

Institut Seth Sendashonga: Abanyarwanda bakwiye gushyira ingufu mu gutegura impinduka ikozwe mu mahoro ikavanaho ingoma y’igitugu

$
0
0

Imyaka ibaye 24 Seth Sendashonga yiciwe i Nairobi muri Kenya. Ubwo bwicanyi bwakozwe tariki ya 16 gicurasi 1998 bwategetswe na Paul Kagame nk’uko yabyivugiye ubwe kw’itariki ya 9 werurwe 2019, imbere y’abayobozi bakuru b’igihugu bari mu mwiherero warimo kubera i Gabiro. Muri uwo mwiherero Perezida Paul Kagame yavuze ko, mbere y’iyicwa rye, Sendashonga yari aherutse guhura na bamwe mu basilikare bakuru b’ingabo za Uganda barimo jenerali Salim Saleh, murumuna wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni. Yongeyeho ko, kuri we, icyo gikorwa cya Sendashonga cyari “ukurenga umurongo utukura”. Uwo murongo utukura ni imvugo Perezida Kagame akoresha isobanura ko yiyumvamo uburenganzira bwo kwica buri wese igihe abona amubangamiye.

Seth Sendashonga ni umwe mu banyarwanda benshi ingoma ya FPR imaze guhitana bazira ibitekerezo byabo. Kuva akiri umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda yanditse inyandiko nyinshi arwanya akarengane, ivanguramoko n’ibindi byagaragaraga nk’ibishora gushora igihugu cyacu mu icuraburindi. Ibyo nibyo byamuviriyemo guhunga mu mwaka w’1975. Nyuma yaje gufatanya na FPR mu rugamba yabonaga ko rufite intego yo gucyura impunzi no kunga bya nyabyo abagize umuryango nyarwanda. Aho FPR ifatiye ubutegetsi muri nyakanga 1994 Seth Sendashonga yagizwe ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’amajyambere ya komini, ahangana n’ibibazo bikomeye by’umutekano. Yaje gusezera kuri uwo mwanya muri kanama 1995 nyuma yo gutangariza mu nama ya guverinoma ko, amaze kwitegereza neza ibyarimo kuba hirya no hino mu gihugu, yemeza ko ibikorwa byo guhungabanya umutekano bitakorwaga n’abantu ku giti cyabo ahubwo byari kuri gahunda kandi bishyigikiwe n’ubuyobozi bw’ingabo zahoze ari iza FPR. Nyuma y’iryo jambo Paul Kagame wari ministiri w’ingabo akaba na visi perezida w’igihugu yahise asohoka mu nama agenda akubita agatoki ku kandi, atangira gucura umugambi wo kumwivugana.

Uwo mugambi wabanje kugeragezwa tariki ya 26 gashyantare 1996 ubwo umusilikare wahoze ari uwo mu ngabo za FPR wakoraga muri ambasade i Nairobi yamurashe akamuhusha agahita afatwa n’abapolisi b’icyo gihugu naho leta y’u Rwanda igahita yiyemeza kugarura uwo mukozi wayo i Kigali kugirango atabazwa n’ubucamanza gusobanura iby’urwo rugomo. Icyo gihe Seth Sendashonga yari ataravugana na ba basilikare bakuru bo mu ngabo za Uganda. Ibi bisobanura ko umugambi wo kumwica warusanzweho. Ibyo Perezida Kagame yavugiye mu mwiherero w’i Gabiro muri 2019 ni uburyo bwo kwemera ko ariwe wamwishe ariko impamvu atanga zo ntabwo arizo. Byongeye kandi kumvikanisha ko ashobora gukatira urwo gupfa uwariwe wese igihe cyose abishakiye kubera ko batabona ibibazo kimwe, ari byo yita kurenga umurongo utukura, ni ikibazo kiremereye buri munyarwanda akwiye kwibazaho.

Nk’uko bisanzwe kuri aya matariki ngarukamwaka twibukaho iyicwa ry’uwo muvandimwe wari n’umubyeyi, inshuti ndetse n’umugabo w’ukuri, ikigo cyamwitiriwe, Institut Seth Sendashonga pour la Citoyenneté Démocratique (Iscid asbl), kiboneyeho umwanya wo kugeza ku banyarwanda aho baherereye hose ndetse no ku nshuti z’u Rwanda ubutumwa bukurikira ku bibazo byugarije u Rwanda kandi byose bikomoka ku ngoma y’igitugu idashakira igihugu amahoro arambye:

1) Hashize iminsi havugwa amasezerano leta y’u Rwanda igirana na bimwe mu bihugu byo ku isi hagamijwe kuzana mu Rwanda impunzi zahungiye muri ibyo bihugu. Iyo ubisesenguye neza usanga icyo leta y’u Rwanda iba ikurikiranye mu isinywa ry’ayo masezerano ari amafranga ibihugu bishaka kwikuraho izo mpunzi bitanga yo kuziherekeza. Amafaranga yonyine! Ni ubucuruzi bw’abantu bwahinduye isura (trafic des êtres humains). Bitabaye ibyo nta kuntu igihugu gito kandi gituwe cyane nk’u Rwanda, byongeye kandi kikaba gikennye, abaturage bacyo benshi, cyane cyane urubyiruko, ari abashomeri, nta kuntu icyo gihugu aricyo cyafata iya mbere kikajya gufata impunzi zo muri Isiraheli, izo muri Libiya, izo muri Afuganistani, izo mu Bwongereza, izo muri Danemark, n’ahandi hazagenda hatangazwa. Ni ibintu birenze ukwemera. Ni ngombwa kwibutsa ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bifite umubare munini w’impunzi ku isi (impunzi z’abanyarwanda ziri mu mahanga), kandi uwo mubare ukaba udasiba kwiyongera. Kuva FPR yafata ubutegetsi nta cyemezo na kimwe yari yafata kigamije guhumuriza izo mpunzi ngo zitahe mu gihugu cyazo zizeye kuhagira umutekano uhagije, zizeye no kuhabonera amahirwe yo kwibeshaho angana n’ay’abandi baturage. Leta y’u Rwanda yavuga ite ko ifite ubugwaneza bwo kwakira impunzi zo mu bindi bihugu itaracyemura ikibazo cy’abanyarwanda bahungiye hafi yayo, mu mashyamba ya Kongo, abari mu nkambi z’impunzi mu bindi bihugu by’Afurika ndetse n’abandi babarizwa ku migabane yose y’isi? Igitangaje cyane kandi giteye agahinda nukubona ibyo bihugu bisinyana n’u Rwanda ayo masezerano y’urukozasoni bizi neza uko ibibazo by’u Rwanda biteye, bikaba ahubwo bisa n’ibyishimiye ko ibyo ubutegetsi bw’igitugu bwemeje nta rwego rundi rwo muri icyo gihugu ruba rwabivuguruza kuko nta mudepite ukoma, nta muturage ukopfora, keretse abihararutswe nabo akenshi bakabiryozwa. Ibyo bihugu byari bikwiye ahubwo gufasha abanyarwanda bandagaye hirya no hino ku isi kubona uburyo bwiza bwo gutaha mu rwababyaye, u Rwanda rukareka kuba igihugu abaturage bacyo bahunga.

2) Mu myaka ibiri iri imbere mu Rwanda hateganijwe amatora y’umukuru w’igihugu. Perezida Paul Kagame azaba amaze imyaka 24 kuri uwo mwanya, kongeraho imyaka 6 yamaze ari visiperida ariko mu by’ukuri akaba ariwe warufite ijambo rya nyuma muri byose. Ni igihe rwose cyo gutekereza ko impinduka ari ngombwa. Birababaje kuba, magingo aya, hari abanyapolitiki n’abanyamakuru ndetse n’abaturage basanzwe bafunzwe bazira ko bavuze ku mugaragaro icyo gitekerezo cyangwa ko bashishikarije rubanda guharanira impinduka. Institut Seth Sendashonga iboneyeho umwanya wo kongera gutangaza ko ishyigikiye gahunda yo guharanira impinduka mu nzira y’amahoro yatangajwe n’abanyapolitiki babiri basanzwe bakorera mu Rwanda, bo muri DALFA Umurinzi (ishyaka ryasabye uburenganzira bwo gukora ku mugaragaro rikaba rikibutegereje) na PS Imberakuri. Mu nyandiko bise “Urwandiko rw’inzira” bakaba barayitangaje tariki ya mbere nyakanga 2021 basabye ubutegetsi bwa FPR kwirinda kugwa mu mutego w’ababubanjirije, bakemera ibiganiro n’abo batabona ibintu kimwe ku bibazo nyamukuru byugarije igihugu. Ibyo bikaba bisaba mbere na mbere ko ubwo butegetsi bufungura urubuga rwa politiki bityo abanyarwanda, baba abari imbere mu gihugu, baba abari mu mahanga, bagatanga umusanzu wabo nta nkomyi. Ntidushidikanya ko ibitekerezo bikubiye muri urwo rwandiko rw’inzira ari umusanzu ukomeye mu gushakira igihugu ejo hazaza heza, igihugu kibasha gusigasira ibyiza byagezweho, kigakosora iby’amateka yagiye agoreka.

3) Muri iyi myaka 28 ishize FPR iyobora igihugu, umubano w’u Rwanda n’ibihugu birukikije uko ari bine waranzwe kenshi n’amakimbirane. Ibyari ubuhahirane bwambuka imipaka ndetse n’urujya n’uruza rw’abaturage binjira cyangwa basohoka mu gihugu byarahungabanye cyane bitewe n’ayo makimbirane yatumye imipaka ifungwa. Byageze n’ubwo abategetsi bavuga ko kujya gushaka imirimo cyangwa guhaha mu kindi gihugu ari ukujya guhunahuna. Bamwe mu baturage bararashwe, barapfa, bazira ko babaga bikoreye udufuka tw’ibigori cyangwa ibindi bicuruzwa bakuye i Bugande. Muri iki gihe agahenge gahari katurutse ku bayobozi ba Uganda bahagurutse bakaza kwinginga abategetsi b’u Rwanda kugirango imipaka ifungurwe abaturage babashe kongera guhahirana. Nta na rimwe leta y’u Rwanda yigeze igerageza gufata iya mbere kugirango ijye gushaka inzira zo gukemura icyo kibazo.

Mu mwanya wo kwiyunga n’abaturanyi leta y’u Rwanda yohereje ingabo kurwana mu bihugu badahuje imipaka, nka Santarafurika na Mozambike. Aho hose, wongeyeho n’abarwana mu mitwe y’inyeshyamba nka M23 n’indi iyogoza uburasirazuba bwa kongo , ni abana b’u Rwanda bahatanga ubuzima bwabo hejuru y’inyungu zidasobanutse mu gihe nta rwego na rumwe ruhagarariye abaturage ruba rwabimenyeshejwe. Abagwa muri izo ntambara bashyingurwa he? imiryango yabo ifashwa ite? Ibyo byose ni ibibazo abashora izo ngabo mu mirwano yo hirya no hino baba bakwiye gusobanura. Abanyarwanda bakwiye kuzirikana ko iyi politiki yo kwigira igihangange mu karere no muri Afurika yose amaherezo ishobora kubyarira u Rwanda akarambaraye.

4) Ubucamanza bw’ubufaransa buherutse gutangaza ko iperereza bumaze imyaka irenga 20 bukora ku ihanurwa ry’indege yaguyemo ba perezida Yuvenali Habyarimana w’u Rwanda na Sipiriyani Ntaryamira w’u Burundi hamwe n’abo bari kumwe, ku ya 6 mata 1994, ryafashe ubusa (« non lieu »). Twibutse ko ihanurwa ry’iriya ndege abantu benshi barifata nk’igikorwa cyabaye imbarutso ya jenoside yakorewe abatutsi n’ubundi bwicanyi bwahitanye abantu batagira ingano (abanyarwanda n’abanyamahanga), guhera tariki ya 7 mata 1994. Birakwiye kumva ko iryo perereza ryatangijwe n’umucamanza Jean Louis Brugière ritapfuye ubusa kuko hari ibimenyetso byinshi kandi bikomeye ryashyize ahagaragara, rikaba ndetse ryarakusanyije bumwe mu buhamya abandi bashobora kuzifashisha mu gihe bizaba bishoboka gukomeza iryo perereza. Muri urwo rwego Institut Seth Sendashonga irashishikariza abanyarwanda n’abarundi ndetse n’abandi bakunda ukuri n’ubutabera kunga amajwi yabo bagasaba umuryango w’abibumye (LONI) gushyiraho komisiyo mpuzamahanga igomba kwerekana abagize uruhare muri kiriya gikorwa cy’iterabwoba. Nta handi mu mateka y’isi amarorerwa nk’ariya yateje amakuba akomeye yakozwe ngo bibure kugira ingaruka ku bayakoze. Tuboneyeho kongera gusaba ko mu rwego rwo kurwanya umuco wo kudahana no kubaka inkingi z’amahoro arambye mu karere k’ibiyaga bigari ubwicanyi bwakorewe mu burasirazuba bwa Kongo hagati y’1993 na 2003, ubwo bwicanyi bukaba bwarakorewe iperereza ryimbitse ryatangajwe mu nyandiko ndende bise « mapping report » yo mu ukwakira 2010, ko bwashyirirwaho urukiko mpuzamahanga rufite ububasha bwo guhana ababugizemo uruhare. Amateka yerekana ko umuco wo kudahana ari moteri ya politiki z’igitugu n’urugomo byayogoje akarere muri rusange n’u Rwanda ku buryo bw’umwihariko.

Bikorewe i Buruseli, ku ya 15/05/2022

Jean Claude Kabagema
ISCID asbl


Dieudonné Ishimwe wateguraga Miss Rwanda azakomeza gufungwa iminsi 30

$
0
0

Dieudonné Ishimwe uzwi cyane nka Prince Kid wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda yakuweho icyaha cyo gusambanya ku ngufu umwe mu bitabiriye iryo rushanwa, ariko bitegekwa ko afungwa by’agateganyo ku bindi byaha akekwaho.

Mu gihe urubanza rwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwabereye mu muhezo mu cyumweru gishize, urukiko rwasomye icyemezo cyarwo mu ruhame.

Umucamanza w’urukiko rw’ibanze rwa Kagarama i Kigali yavuze ko Ishimwe azakurikiranwa kuri ibi byaha:

  • Gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina
  • Guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina

Umucamanza yavuze ko icyaha cyo gukoresha umwe mu bitabiriye Miss Rwanda imibonano mpuzabitsina ku gahato yari yarezwe nta bimenyetso bifatika byatuma agikurikiranwaho.

Yavuze ko ubuhamya bw’umutangabuhamya w’ubushinjacyaha (umwe mu bitabiriye Miss Rwanda 2020) butagize ibimenyetso bihagije byashingirwaho ngo Ishimwe akurikiranwe kuri icyo cyaha.

Gusa yavuze ko hari ibimenyetso bifatika (birimo amajwi n’ubutumwa) by’uwabaye Miss Rwanda bigize impamvu zo kumukurikirana kuri biriya byaha bibiri.

Ishimwe waburanye (mu muhezo) ahakana ibyaha byose yarezwe, yahise atangaza ko ajuririye icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo.

Iki cyemezo cy’urukiko ariko gisobanuye ko ahita avanwa kuri ‘station’ ya polisi akajyanwa muri gereza ya Kigali mu gihe azaba arimo kujurira.

Gufungwa, n’ibirego kuri Ishimwe byavuzweho cyane mu minsi ishize mu Rwanda, kuko irushanwa yateguraga ari kimwe mu bikorwa bikurikiranwa cyane buri mwaka.

BBC

Uganda Yataye muri Yombi Sgt. Maj. Robert Kabera

$
0
0

Umunyarwanda wahoze mu ngabo z’u Rwanda yatawe muri yombi n’abashinzwe umutekano muri Uganda. Robert Kabera wari ufite ipeti rya Sergent-Major yari impunzi yemewe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi.

Uhagarariye impunzi z’Abanyarwanda ziba i Kampala muri Uganda, Emmanuel Munyaneza, aravuga ko Robert Kabera yagendaga yigengesera kandi ko u Rwanda rwamushakishaga.

Emmanuel Munyaneza yavuganye n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Venuste Nshimiyimana

Umunyamakuru Agnès Uwimana Nkusi yasuye Cyuma Hassani Dieudonné aho afungiye.

Inzego z’ubutasi za Uganda n’iz’u Rwanda byagranye amasezerano y’imikoranire!

$
0
0

Amakuru dukesha ikinyamakuru igihe.com kiri hafi y’ubutegetsi mu Rwanda aravuga ko nyuma y’iminsi ine y’ibiganiro, Leta y’u Rwanda na Uganda byashyizeho uburyo bushya bw’imikoranire, mu rwego rwo kurushaho kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi wigeze kumara igihe kinini utameze neza.

Ibi bikubiye mu butumwa bwanditswe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, wari umaze iminsi mu biganiro n’itsinda ry’u Rwanda ryari riyobowe n’Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bw’Igisirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Brig Gen Vincent Nyakarundi.

Uyu muyobozi yagize ati “Nyuma y’iminsi ine y’isuzuma ryatanze umusaruro twageze ku myanzuro myiza ijyanye n’uburyo twakorana. Ndongera gushimira abayobozi bacu babiri, Perezida Kaguta Museveni na Paul Kagame ku bwo kongerera imbaraga umubano wacu! Harakabaho UPDF! Harakabaho RDF!”

Kuri uyu munsi wa kane w’ibiganiro, nibwo byamenyekanye ko Sgt Major Robert Kabera uzwi nka Sergeant Robert, izina yakoreshaga mu buhanzi, akaba yarahungiye muri Uganda, yatawe muri yombi.

Rwanda : KARAMIRA Froduald n’abandi 21 barasiwe mu ruhame , 24/04/1998.

Robert Kabera wari ufunzwe na Uganda yarekuwe

$
0
0

Polisi ya Uganda yarekuye by’agateganyo Sergent Major Robert Kabera wo mu ngabo z’u Rwanda wahungiye muri icyo gihugu, nyuma y’uko atawe muri yombi kuwa mbere.

Kabera yategetswe kwitaba polisi buri minsi ibiri mu gihe iperereza ku cyaha akekwaho cyo gutunga intwaro mu buryo butemewe rikomeza, nk’uko umunyamakuru wa BBC i Kampala abivuga.

Kuwa kabiri, umunyamategeko we yandikiye minisitiri w’intebe wa Uganda amusaba kugira icyo akora, avuga ko Kabera ufite icyangombwa cy’impunzi ashobora koherezwa mu Rwanda.

Ku ifoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, Kabera yabonetse ari kumwe n’umwe mu nshuti ze Sula Nuwamanya uri mu bavuze bwa mbere ko yafunzwe.

Kabera azwi cyane mu Rwanda kubera kuba mu itsinda rya Army Band no kuba umuhanzi ufite indirimbo zakunzwe ku giti cye.

Kuwa kabiri habaye inama y’abashinzwe iperereza rya gisirikare n’igipolisi biga icyo agomba gukorerwa, nk’uko ibinyamakuru muri Uganda byabitangaje.

Kabera w’imyaka 45 yahunze mu 2020, igisirikare cyahise gitangaza ko yashakishwaga ku cyaha cyo gusambanya ku ngufu umwana wo mu muryango we.

Ari muri Uganda yahakanye icyo cyaha.

Yavuze ko yahunze kugirirwa nabi kubera ibyo yaba azi ku rupfu rw’umuririmbyi Kizito Mihigo, ndetse ko afitanye isano ya hafi na Fred Rwigema.

Rwigema yari ayoboye inyeshyamba za APR zatangije intambara kuri leta yariho mu Rwanda mu 1990, ubu ni umwe mu ntwali z’u Rwanda, ariko byagiye bivugwa ko abo mu muryango we batabanye neza n’abo mu miryango iri ku butegetsi.

Iby’uwo mubano, Perezida Paul Kagame yabivuzeho umwaka ushize mu muhango bwite w’ubukwe bw’umukobwa wa Rwigema.

Atavuze amazina, yavuze ko hari abateranyije iyo miryango ku mpamvu za politiki yizeza abo mu muryango wa Rwigema ko nta kibazo bafitanye.

BBC

Ingabo za Uganda zigiye kuva muri Congo

$
0
0

Ingabo za Uganda zizava ku butaka bwa DR Congo mu byumweru bibiri nk’uko bivugwa n’umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka za Uganda.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje kuri Twitter ko amasezerano y’amezi atandatu yo gufatanya kw’ingabo z’ibihugu byombi yiswe ‘Operation Shujaa’ azarangira mu byumweru bibiri.

Yanditse ati: “Uretse mpawe andi mabwiriza avuye ku mugaba w’ikirenga b’ingabo, [naho ubundi] nzakura ingabo zacu muri DRC mu byumweru bibiri”.

Kuva mu mpera z’Ugushyingo(11) 2021, abasirikare barenga 1,500 ba Uganda boherejwe mu ntara ya Ituri gufatanya n’ingabo za DR Congo kurandura umutwe w’iterabwoba wa ADF.

Nubwo ibikorwa bya gisirikare by’izi ngabo byashegeshe uwo mutwe muri ako gace, wakomeje gukora ibitero bya hato na hato ku baturage, kugeza mu minsi ya vuba aha.

Nyuma gato atangaje biriya, Muhoozi yongeye yandika ko Operation Shujaa yakomeza andi mezi atandatu “igihe ba Perezida Museveni na Tshisekedi bakwemeza kongera igihe”.

Gen Muhoozi azwiho gukoresha Twitter mu buryo butavugwaho rumwe, cyane cyane muri iki gihe bamwe bavuga ko yatangiye kwinjira muri politiki agamije gusimbura se [Yoweri Museveni] mu matora ya 2024.

Hagati muri ‘Operation Shujaa’ Muhoozi yagiye atangaza kuri Twitter ko ADF – umutwe uvuga ko urwanya ubutegetsi bwa Museveni – ingabo z’ibihugu byombi zirimo kuwutsinda uruhenu.

Herekanywe amafoto bivugwa ko ari aya bamwe mu bakuriye abarwanyi b’uyu mutwe bishwe, hamwe n’abafatiwe mu mirwano ya gisirikare.

Abasesenguzi bo muri kariya gace ariko bavuga ko kurandura uwo mutwe washinze imizi mu bice bya Ituri bigoye kuko bamwe mu bawugize barimo n’abaturage basanzwe ba DR Congo.

BBC


Victoire Ingabire arasaba iperereza kw'”iyicarubozo rikorerwa abanyururu”

$
0
0

Umunyapolitike Victoire Ingabire arasaba abashinzwe za gereza mu Rwanda guhagarika ibikorwa avuga ko ari iby’iyicarubozo bikorerwa abagorarwa.

Uyu mukuru w’ishyaka DALFA Umulinzi ritavuga rumwe na leta y’u Rwanda ritaremererwa gukorera ahabona, aheruka gusohora ubutumwa kuri Twitter, yamagana ibyo yita iyicarubozo byakorewe umunyamakuru Agnes Uwimana.

Uwo munyamakuru ngo yari yagiye gusura bagenzi be bafungiwe muri gereza ya Mageragere.

Kuri ubwo butumwa kandi, Victoire Ingabire yometseho video yateguwe na Agnes ivuga ku iyicarubozo rikorerwa abagororwa.

Madamu ingabire arangiza ubwo butumwa kuri Twitter asaba ubuyobozi bw’amagereza kubihagarika.

Robert Patrick Misigaro yavuganye na Ingabire Victoire, atangira amubaza aho ashingira yemeza ibyavuzwe na Agnes Uwimana

HRW Irashinja u Rwanda Kwibasira Abatavuga Rumwe n’Ubutegetsi

$
0
0

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu-Human Rights Watch, urashinja ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda, FPR-Inkotanyi gukomeza kuniga amajwi y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi no kwibasira abafatwa nk’intambamyi kuri leta hamwe n’abagize imiryango yabo.

Mu byo uwo muryango uvuga, harimo ko urubuga rwa politiki mu Rwanda rufunze kandi hakomeje kugaragara ifungwa ridakurikije amategeko.

Ibyo bikubiye muri raporo Human Rights Watch yashyize ahagaragara igaruka ku byaranze umwaka w’2021 mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Thémistocles Mutijima yasomye ibikubiye muri iyo raporo maze ategura inkuru ikurikira ushobora kumva mu ijwi rye hano hepfo.

Amerika Yemeje ko Rusesabagina Afunzwe Bidakurikije Amategeko

$
0
0

Leta zunze ubumwe z’Amerika yavuze kuri uyu wa kane ko yemeje ko Paul Rusesabagina afunzwe na leta y’u Rwanda mu buryo budatakurikije amategeko.

Ministeri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane y’Amerika niyo yabitangaje, nk’uko umuvugizi wayo yabivuze.

Kwemeza ibyo kwa Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika, ikunze kwerekana amakenga ku kibazo cya Rusesabagina, bisobanuye ko hari ikigiye gukorwa gikomeye ngo bumufunguze.

Rusesabagina, yatawe muri yombi mu kwezi kwa munani 2020, igihe indege yarimo azi ko imujyanye mu Burundi yisanze ageze i Kigali.

Umuryango we wavuze ko ufite icyizere ku kumva Amerika ivuze gutya, hagiye kuba gushyira igitutu  ku Rwanda kugira rumurekure. Kubera ikebano cy’uburwayi, umuryango wa Rusesabagina ufite ubwoba ko azapfira mu buroko mu Rwanda mu gihe Amerika n’abandi batagira icyo bakora kugira ngo arekurwe.

Rusesabagina yarezwe na Leta y’u Rwanda kuba yaragize uruhare mu bitero mu Rwanda mu myaka ya 2018 na 2019. Yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 n’inkiko z’u Rwanda zamuburanishije atari mu rukiko kuko yanze kwitabira urubanza rugikubita.

Baramagana iyicarubozo ryakorewe Agnès Uwimana, abanyamakuru, abanyapolitiki n’abandi bose

Ikigaruye Ntaganda Bernard mu matora ya Perezida wa Repubulika (2024)

Guhuza imbaraga kwa Opposition Nyarwanda hagamijwe kubuza intambara

Amasezerano n’u Rwanda: Abimukira bari i Calais muri France bavuga ko bagishaka kugerageza kugera mu Bwongereza

$
0
0

Ibyumweru bitanu nyuma yuko Ubwongereza butangaje amasezerano bwagiranye n’u Rwanda yo kohereza mu Rwanda abimukira badafite ibyangombwa bazagera mu Bwongereza, umwuka warahindutse mu bimukira bari mu nkambi ya Calais mu majyaruguru y’Ubufaransa.

Ari ahatangirwa imfashanyo hafi y’i Calais, Hassan yarambwiye ati: “Mbere, abantu bari bafite ubwoba”.

“Ariko ubu nta bwoba bafite. Batekereza ko bagomba kugera mu Bwongereza”.

Hassan ntacika intege mu buryo bworoshye. Uyu ukomoka mu karere ka Darfur muri Sudan, w’imyaka 30, yaje acumbagira avuye mu nkambi agera aha batangira imfashanyo ari na ho namusanze, yishyingikirije inkoni yo kumufasha kugenda.

Nyuma yo kumara imyaka itatu aba mu mujyi wa Calais afite ibikomere bitarakira byo mu mugongo, aracyiyemeje kwambuka akarenga akarere ko mu Bwongereza k’umuyoboro wa Channel (La Manche).

Namubajije icyo azakora Ubwongereza nibuhitamo kumwohereza mu Rwanda.

Yambwiye ati: “Ubuzima bwanjye bwaba busojwe. Ubuzima bwanjye bwaba burangiye.

“Byaba ari nko kunyica buhoro buhoro. Buri muntu wese azi uko u Rwanda rwari rumeze mbere. Nta burenganzira bwa muntu rugira [rwubahiriza]. Abimukira ntibahawe ikaze hariya”.

Ku meza yo mu nkambi ari hafi aho, hari Mohammed, na we ukomoka muri Sudan. Akenshi akora ibyo kwigerezaho, akihisha mu modoka z’amakamyo zerekeza mu Bwongereza.

Avuga ko bibayeho ko umunsi umwe yakwisanga yagejejwe mu Rwanda, yahita agaruka i Calais, akagerageza kongera kwambuka Channel.

Umuntu umwe wenyine mu bo navuganye na bo hano ni we wavuze ko gahunda nshya y’Ubwongereza yahinduye ibyo yateganyaga.

Imiryango itanga imfashanyo ivuga ko iyo gahunda iteye guhangayika kwinshi, ariko ko benshi mu bimukira baba hano bataretse ibyo kugerageza kugera mu Bwongereza – akenshi kuko bafiteyo benewabo (abo bafitanye isano) cyangwa kuko hari amahirwe yo kubona akazi.

Amakuru avuga ko abimukira bamwe batari Abanyafurika bemeza ko gahunda yo kubohereza mu Rwanda itazabareba. Abandi bayibona nk’amayeri yo kubatera ubwoba atazigera na rimwe ashyirwa mu bikorwa.

Umwe mu bakozi batanga imfashanyo yagereranyije ko umubare w’abimukira baciwe intege n’iyo gahunda nshya uri hagati ya 10% na 15%.

Juliette Delaplace, wo mu muryango ufasha wo muri Kiliziya Gatolika wa Secours Catholique, yavuze ko kugira urujijo birimo gutuma abantu bamwe bava i Calais mu gihe cy’ibyumweru bicyeya cyangwa amezi, kugira ngo barebe aho ibintu byerekeza.

Yambwiye ati: “Twabonye abantu basaba ubuhungiro mu [Bufaransa] kuko batazi neza ikizababaho nibagera mu Bwongereza”.

Umubare w’abantu baba mu nkambi zo mu nkengero ya Calais waragabanutse, ariko biragoye kumenya niba byaratewe n’iyo gahunda nshya, cyangwa niba byaratewe n’amayeri akaze kurushaho akoreshwa na polisi y’Ubufaransa mu gusenya inkambi z’abimukira.

Kandi no mu gihe umutekano mu nkengero z’uturere twa Calais na Dunkirk wiyongereye, ibico byinshi bikora magendu y’abantu – n’abakiliya babyo – byimukiye kure ku nkombe.

Jenerali Frantz Tavart, ukuriye aba ‘gendarmes’ muri aka karere, amaze imyaka akomeza kuvuga ko uburebure bw’inkombe, n’amashyushyu yo kujya mu Bwongereza, bituma kuharinda byonyine nta na rimwe bizaba bihagije mu kubuza kwambukira mu Bwongereza.

Rero, ku kirundo cy’umusenyi (umucanga) twitegeye imyaro (y’inyanja) yo mu majyaruguru y’Ubufaransa, ari mu gitondo, namubajije niba inkeke yo koherezwa mu Rwanda hari impinduka yagize mu byumweru bitanu bishize.

Yagize ati: “Haracyari kare gacyeya gupima ingaruka.

“Ibyemezo byafashwe hamwe n’u Rwanda, ariko nubwo habayeho iryo tangazo, ntekereza ko abakora magendu bazareba niba mu by’ukuri iyi ngamba ishyirwa mu bikorwa – ibyo ni byo bishobora kubabuza, ku bw’ibyo n’abimukira, gukomeza kugerageza amahirwe yabo mu Bwongereza”.

Mu mpera y’icyumweru gishize, abantu barenga 600 bashoboye kwambuka aya mazi. Kuva icyo gihe, hari abandi na bo bakurikiyeho.

Ni mu minsi ya mbere, ariko kuri benshi mu bimukira bari hano, biteguye no kuba bashyira ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo bagere mu Bwongereza, koherezwa mu Rwanda ni akandi kaga k’inyongera.

BBC


France:Natacha Polony yahanaguweho guhakana jenoside yo mu Rwanda

$
0
0

Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwahanaguyeho umunyamakuru icyaha yari akurikiranyweho cyo guhakana jenoside yo mu Rwanda, avuga ko iyi ari “inkuru nziza ku banyamakuru n’abashakashatsi”.

Mu itangazo yashyize kuri Twitter, Natacha Polony, umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Marianne, yagize ati:

“Birashimishije ko dufite uburenganzira bwo kuvuga ku byaha byakozwe n’ingabo za FPR mbere, mu gihe na nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda tudashinjwa guhakana cyangwa gupfobya iyi jenoside”.

Mu 2021, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasubiwemo n’ikinyamakuru The Independent cyo mu Bwongereza agira ati: “OK, hari abahutu benshi bapfuye. Ariko ntibapfuye nk’ingaruka yo guhigwa kubera icyo bari cyo”.

Polony, w’imyaka 47, yari akurikiranywe ku birego by’amashyirahamwe atandukanye yo mu Bufaransa amushinja guhakana jenoside yo mu Rwanda yo mu 1994, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Le Figaro n’ibiro ntaramakuru AFP byo mu Bufaransa.

Ni bwo bwa mbere byari bibayeho mu Bufaransa ko umunyamakuru akurikiranwa mu rukiko ku “guhakana ko habayeho icyaha cyibasiye inyoko-muntu” mu Rwanda.

Yari akurikiranyweho iki nyirizina?

Urukiko rwanzuye ko kubona mu magambo ya Polony “guhakana ko jenoside yabayeho” ari “ukumugerekeraho mu magambo ye”, nkuko bitangazwa na Le Figaro na AFP.

Ayo magambo yari akurikiranyweho ni ayo yavugiye kuri televiziyo y’Ubufaransa, France Inter, ku itariki ya 18 y’ukwezi kwa gatatu mu 2018.

Yari yavuze ko ari “ngombwa kureba mu maso ibyabaye icyo gihe [mu Rwanda mu 1994] biboneka nyuma ko nta ho bihuriye na busa n’uko hariho ababisha n’abagwaneza”.

Icyo gihe, yongeyeho ati: “Mu buryo bubabaje, turi aho usanga hari hari ababisha bahanganye n’abandi babisha […] ntihari hari abagwaneza ku ruhande rumwe n’ababisha ku rundi ruhande muri aya mateka”.

Ayo magambo yari yateje uburakari atuma amashyirahamwe amwe yo mu Bufaransa arimo n’umuryango Ibuka uharanira inyungu z’abarokotse jenoside yo mu Rwanda – ishami ryawo ryo mu Bufaransa, Ibuka France – atanga ikirego mu rukiko.

Kuva mu mwaka wa 2017, itegeko ku bwisanzure bw’itangazamakuru mu Bufaransa rihana guhakana no gupfobya jenoside iyo ari yo yose yemewe n’iki gihugu.

Polony yongeyeho ati: “Iki cyemezo ni intangarugero nanone kuko kigaragaza uburyo bwo mu bucamanza bukoreshwa n’amashyirahamwe amwe y’impirimbanyi akurikirana umuntu wese ukoze iperereza cyangwa uvuze ku bikorwa bikwiye kwamaganwa byakozwe n’ingabo za Paul Kagame”.

Polony avuga ko ayo mashyirahamwe “ahindura igikoresho itegeko ku mpamvu z’ingengabitekerezo, ubundi ry’ingenzi cyane, rigamije kurwanya ihakana [rya jenoside]”.

Uwo mwanzuro wo ku wa gatanu, wasomwe n’urugereko rwa 17 rw’urukiko rwo mu murwa mukuru Paris. Polony avuga ko “ugaragaza ko abantu bashobora kuvuga mu bwisanzure, no ku bintu byiciwemo abantu nka jenoside”.

Ati: “Umwanya usigiwe umushakashatsi, umunyamateka, abanyamakuru ngo bajore amateka ya vuba aha nta kurenganya. Buri gihe impaka zigomba kubaho”.

BBC

Amakuru y’urubanza rwa RUSESABAGINA muri America/ LYS na DIANE RUSESABAGINA

Rwanda:Amafaranga yohererezwa imfungwa arigitira he?

Imirwano ikomeye irakomeje hagati ya M23, MONUSCO na FARDC

$
0
0

Ingabo za ONU ziri mu butumwa bw’amahoro muri DR Congo ku cyumweru no kuwa mbere zikoresheje za kaugujugu n’imbunda zirasa imizinga zinjiye mu mirwano ishyamirayije inyeshyamba za M23 n’ingaboza Leta.

Mu butumwa kuri Twiter, MONUSCO ivuga ko M23 yabateye, ikanatera ingabo za leta ahitwa Shangi muri teritwari ya Rutshuru ariko ko “mu murava n’ubutwari ingabo za ONU zasubije ibyo bitero”.

M23 ivuga ko ku cyumweru mu gicuku ariyo yatewe n’ingabo za leta zifatanyije n’inyeshyamba za Mai Mai na FDLR, nyuma MONUSCO nayo ikinjira mu mirwano na za kajugujugu.

Ku cyumweru, imirwano ikomeye mu bice bya Bikenke, Shangi, Runyoni, Kavumu muri groupement ya Jomba teritwari ya Rutshuru yatumye abaturage babarirwa mu magana bahunga ingo zabo, bamwe bajya hakurya muri Uganda.

Umuvugizi wa M23 Major Willy Ngoma yabwiye BBC ko kuva saa kumi z’igitondo none kuwa mbere bakomeje kuraswaho na MONUSCO, ingabo za leta, n’inyeshyamba zirimo kuyifasha.

Ku cyumweru nijoro mu butumwa bw’amajwi yatanze, Ngoma yari yavuze ko indege za kajugujugu za MONUSCO “zarashe mu buryo bukomeye” ku birindiro byabo.

BBC yagerageje kuvugana n’ingabo za leta ku bizivugwaho ntibyashoboka, kandi ntitwashoboye kugenzura mu buryo bwigenga ibivugwa na MONUSCO na M23.

Bintou Keita intumwa y’umunyamabanga mukuru wa ONU muri DRCongo yamaganye ibitero bya M23 ku ngabo za leta n’iza MONUSCO nk’uko bivugwa n’itangazo ry’izi ngabo.

Madame Keita yasabye M23 “guhagarika imirwano ako kanya” ikajya mu bikorwa byo gushyira intwaro hasi biri mu byemejwe n’abakuru b’ibihugu n’ibiganiro by’i Nairobi.

Mu cyumweru cyashize M23 yasohoye amatangazo ivuga ko ingabo za leta zirimo gutegura kuyigabaho ibitero zifatanyije n’inyeshyamba, kandi ishinja MONUSCO gushyigikira uwo mugambi.

Ingabo za leta na MONUSCO icyo gihe ntacyo batangaje ku byo M23 yabashinje byo gufatanya n’inyeshyamba za Mai Mai na FDLR gutegura ibitero.

Ingabo za MONUSCO zisanzwe zarahawe uburenganzira bwo kurwanya imitwe y’inyeshyamba muri DR Congo ariko zinengwa n’abaturage ko nta kinini zirakora mu myaka irenga 20 zihamaze.

Iyi mirwano irimo kuba mu gihe leta iri mu biganiro byatangiriye i Nairobi mu mpera z’ukwezi gushize isaba imitwe myinshi y’inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo gushyira intwaro hasi.

Leta yavanye M23 mu mitwe yo muri DR Congo bigomba kuganira iyishinja kugaba ibitero ku ngabo za leta mu gihe ibyo biganiro byari bigiye gutangira i Nairobi.

M23 ivuga ko ibyo bitero byakozwe n’ingabo za leta kugira ngo bahe impamvu abayoboye ibiganiro yo kubivanamo M23.

Abakuru b’ibihugu by’akarere mu kwezi gushize bemeje ishyirwaho ry’umutwe w’ingabo z’akarere wo kurwanya inyeshyamba z’amahanga n’izindi zizanga gushyira intwaro hasi mu burasirzuba bwa Congo.

Ibiganiro by’inyeshyamba na leta biteganyijwe ko bigomba gukomereza i Goma muri DR Congo.

BBC

Rwanda: Kugeza ubutaka bubaye ubw’umuturage

Viewing all 10397 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>