Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10365 articles
Browse latest View live

Tshisekedi yasabye Biden ko Amerika ‘ishyira igitutu’ ku Rwanda

$
0
0

Perezida Félix Tshisekedi yasabye mugenzi we Joe Biden ko Amerika “yinjira cyane” mu kibazo cy’umutekano mucye muri DR Congo, nk’uko ibiro bye bibitangaza.

Iruhande rw’inama ya US-Africa Summit irimo kubera i Washington, Perezida Joe Biden yaganiriye na Tshisekedi ku ngingo zitandukanye.

Ibiro bya Tshisekedi bivuga ko baganiriye ku matora ateganyijwe mu mpera z’umwaka utaha muri RD Congo, no ku mutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo.

Tshisekedi yamusabye ko Amerika “ishyira igitutu ku Rwanda ngo ruhagarike gufasha M23”, nk’uko ibiro bye bibivuga.

Hagati aho i Washington kandi habereye inama yahuje ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Samia Suluhu wa Tanzania, Yoweri Museveni wa Uganda, William Ruto wa Kenya na João Lourenço wa Angola nayo yaganiriye kuri iki kibazo cya DR Congo.

Muri iyi nama, ititabiriwe na Tshisekedi, baganiriye ku ishyirwa mu bikorwa ry’inzira z’amahoro za Luanda hamwe n’iby’inama ya Nairobi, nk’uko ibiro bya perezida w’u Rwanda bibivuga.

Leta ya Washington ibona ko leta y’u Rwanda ifasha umutwe wa M23, igashinja kandi uyu mutwe kuba isoko “y’umubabaro ukabije” abaturage ibihumbi amagana barimo.

Muri Teritwari ya Rutshuru ya Kivu ya Ruguru abarenga 400,000 bahunze ingo zabo kuva muri Werurwe(3) nk’uko ONU ibivuga, abari mu nkambi muri Teritwari ya Nyiragongo bibasiwe n’imibereho mibi n’icyorezo cya Kolera, nk’uko abategetsi baho babivuga.

Leta ya Kigali ihakana gufasha umutwe wa M23 ivuga ko ari ikibazo cy’abanyecongo na leta ya DR Congo ubwabo, M23 nayo yagiye ihakana ko nta nkunga iterwa na leta y’u Rwanda.

Uyu mutwe w’inyeshyamba, kuwa gatatu wakoresheje ikiganiro n’abanyamakuru mu mujyi ugenzura wa Bunagana unenga leta ya Kinshasa kwanga ko baganira ngo bashake amahoro, nk’uko bitangazwa n’abanyamakuru bayitabiriye.

Muri icyo kiganiro kandi M23 yashinje leta gukorana n’inyeshyamba za FDLR zirwanya leta y’u Rwanda yerekana bamwe mu bavuga ko ari abarwanyi ba FDLR bafatiwe ku rubuga rw’imirwano, hamwe n’abasirikare bafashwe bo mu ngabo za leta, FARDC.

Abakuriye uwo mutwe muri icyo kiganiro bahakanye ubwicanyi ushinjwa bwa Kishishe na Bambo aho uvuga ko “leta yari yararekeye FDLR kuva mu 1994”, wongera kunenga raporo y’ingabo za MONUSCO yashinje M23 ubwo bwicanyi.

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize hari agahenge ku rubuga rw’imirwano, ubu hakomeje kugeragezwa ibikorwa byo guhuza impande zishyamiranye, hamwe n’ibya politiki na propaganda ku mpande zombi.

BBC


Hagati y’Imishyikirano, Umushyikirano n’ibiganiro nicyi gikenewe muri politike y’u Rwanda?

GUHINDURA IMVUGO ZA M23 KU CYO IRWANIRA| IBYA KISHISHE| NTWALI & MUGABE BARASESENGURA IYI NTAMBARA

Justin Bahunga: Urugamba rugeze aho runaniye M23/RDF/PKagame. Isi igeze muri 2022, bo ntibarabimenya

“Wakora igitero ugafata igihugu…” kugira ngo Rusesabagina arekurwe – Kagame

$
0
0

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda avuga ku busabe bwa Amerika ko Paul Rusesabagina arekurwa yavuze ko ‘nta uzadukanga’ ku byemezo u Rwanda rufata.

Kagame yari mu kiganiro muri Amerika asubiza ku kibazo cy’ubusabe bwa minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Amerika Antony Blinken bwo kurekura Rusesabagina.

Kagame yavuze ko Rusesabagina yareganywe n’abandi bantu 20 barimo abemeye ibyaha bakanamushinja ko ari we wari ubakuriye.

Ati: “Ariko hari abavuga ngo ‘hoya uyu muntu ni cyamamare, atuye muri Amerika none kubera ibyo mugomba kumurekura…nonese nitumurekura bizagenda bite kuri abo 20 bavuga ko yari abakuriye?”

Yavuze ko uru ari urubanza rukomeye ariko bashaka ko ruba imfabusa kuko “hari umuntu muri Amerika wabigennye atyo”, ati: “Yego, hari ababibona nk’ibisanzwe, ariko siko mbibona…”

Yongeraho ati: “Twabivuze neza ko nta muntu uzava aho ariho hose ngo adukange ku kintu dukora mu buzima bwacu…Wenda wakora igitero ugafata igihugu, wakora ibyo, ariko…”

Rusesabagina w’imyaka 68, wamenyakanye cyane kubera filimi ya “Hotel Rwanda”, umwaka ushize yakatiwe gufungwa imyaka 25 ahamijwe ibyaha by’iterabwoba.

We, yivanye mu rubanza muri Werurwe(3) 2021 avuga ko “nta butabera ategereje” mu rukiko.

Ni umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi n’uburenganzira bwo gutura muri Amerika, yahawe umudari na leta ya Washington w’ibikorwa by’indashyikirwa uzwi nka ‘Presidential Medal of Freedom’ kubera iriya filimi ya Hollywood yakinwe ku nkuru ye itavugwaho rumwe mu Rwanda.

Muri uyu mwaka, Leta ya Amerika yavuze ko yasanze Paul Rusesabagina “yarafunzwe mu buryo butari bwo” mu Rwanda, ibyo kandi niko byitwaga ku munyamerika ukina Basketball Britney Griner wari ufunzwe n’Uburusiya, ibyo rero bituma na Rusesabagina afatwa na Amerika nk’imfungwa ya politike, nk’uko New York Times ibivuga.

Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda, aho yashakishwaga n’ubucamanza nk’uko ubushinjacyaha bwabivuze, nyuma yo gushukwa ko agiye i Burundi akinjira mu ndege bwite yamugejeje i Kigali. Uruhande rwe ruvuga ko yashimuswe.

Ubwo Blinken yari i Kigali muri Kanama(8) aho yahuye na Paul Kagame, ikibazo cya Rusesabagina n’uko Amerika ikibona kiri mubyo baganiriyeho.

Icyo gihe asubiza ku byanditswe ku gitutu Amerika yotsa u Rwanda ngo rurekure Rusesabagina, Kagame yanditse kuri Twitter ati: “Nta mpungenge …hari ibintu bidakora gutyo hano!!”

BBC

TURWANE KU MPUNZI ZIRI MU NKAMBI ZISHOBORE KWIGA

$
0
0

Ku wa gatandatu tariki ya 17 ukuboza 2022, ishyirahamwe riharanira BAMUKUNDE FONDATION ryateguye igikorwa kigamije gukusanya inkunga yo gufasha abana b’impunzi bari mu nkambi zinyuranye muri Afurika cyane cyane abari muri Zambiya, ngo bashobore kwiga nk’abandi.

Muri iki kiganiro Madamazera BAMUKUNDE aradusobanurira byose kuri icyo gikorwa no kuri uwo muryango.

Jean Luc ati:”Muri FPR harimo abavandimwe banjye, byashoboka gute ko wantandukanya nayo?”

Tuganire ku gitabo “NDEKA UNDORERE” cya Aimable Uzaramba Karasira.


Perezida Tshisekedi yabwiwe ibyavugiwe mu nama adahari.

$
0
0

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko “nta kuruhuka kwemewe amahoro arambye ataraboneka” mu burasirazuba bwa DR Congo, ubwo yahuraga na ba Perezida Tshisekedi na João Lourenço wa Angola i Washington.

Ndayishimiye yavuze ko we na Lourenço bahuye na Tshisekedi kugira ngo bamubwire ibyo baganiriye adahari mu nama yabahuje na ba perezida b’u Rwanda, Tanzania, Uganda na Kenya.

Ndayishimiye, ubu ukuriye umuryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba (EAC), yatangaje ko “amahoro mu karere ari nkenerwa bidasubirwaho”, yongeraho ko bategereje ko M23 “ingabo zayo zitangira gushyira intwaro hasi”.

Ibiro bya Tshisekedi byatangaje ko atabonetse mu nama yo kuwa gatatu yahuje abakuru b’ibihugu by’akarere i Washington ku kibazo cya Congo, kuko “muri uwo mwanya” yari yatumiwe na Joe Biden wa Amerika.

Tshisekedi yaganiriye kandi na Yoweri Museveni wa Uganda ku mutekano mu burasirazuba bwa DR Congo

Tshisekedi yaganiriye kandi na Yoweri Museveni wa Uganda ku mutekano mu burasirazuba bwa DR Congo

Inama y’aba bakuru b’ibihugu batatu yagarutse ku gushyira mu bikorwa imyanzuro ya Luanda yo mu Ugushyingo(11) irimo “kubahiriza agahenge, M23 kuva mu bice yafashe kugira ngo haboneke amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo”, nk’uko ibiro bya perezida w’iki gihugu bibivuga.

Umutwe wa M23 unenga leta kwanga kuganira nawo kandi ukavuga ko ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo kiva ku yindi mitwe yitwaje intwaro yibasira abanyecongo b’Abatutsi n’abavuga ikinyarwanda.

M23 – ishinja leta ya Kinshasa gukorana n’iyo mitwe nka FDLR, PALECO, Nyatura n’indi, ibyo Kinshasa ihakana – ivuga ko igihe cyose ikibazo cy’iyo mitwe kidakemutse nta mahoro arambye azaboneka muri ako gace ka Congo.

Burundi, Kenya, Sudani y’Epfo na Uganda, mu rwego rwa EAC, byohereje muri Congo ingabo z’akarere zo kurwanya imitwe yitwaje intwaro yose izanga gushyira intwaro hasi muri ako gace.

Kugeza ubu ntiziratangira ibikorwa byo gukoresha imbaraga muri izo nshingano.

BBC

Ukuri kwambaye ubusa ku buzima buteye ubwoba Emérance Kayijuka yaciyemo mu Rwanda no hanze

Mbese Paul Kagame Utukana; Ni Rugero ki yaha abanyarwanda.

LETA ZUNZE UBUMWE Z’AMERIKA-RWANDA: Paul Kagame yabwiye akaminura muhini “Shebuja”

$
0
0

Yanditswe na Erasme Rugemintwaza

Imbere y’impuguke z’abanyamakuru benshi, ku butumire bw’ikigo cy’itangazamakuru cya Semafor, mu gihe yari yitabiriye inama y’Abayobozi bakuru b’Amerika n’Afurika, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yararengeye maze abwira akaminura muhini Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zisanzwe zifatwa nka “Shebuja”. Nta mususu, uyu mugabo w’igihangange mu Rwanda ndetse urebye no muri Afurika, yavuze ko Amerika idashobora kumushyiraho iterabwoba ngo arekure uwo bahanganye muri politiki. Imvano y’ubu bwirasi bwa Paul Kagame kuri Amerika ni iyihe?_

Paul Rusesabagina: Yabaye nk’akavumburamashyiga kuri Paul Kagame

Kuva gitangira, ikibazo cya Rusesabagina cyakomeje guhagurutsa ndetse no guhangayikisha cyane umuryango mpuzamahanga. Iki kibazo cyateje impagarara nyinshi, gihagarika imitima ya benshi, habaho kwibaza byinshi kuko Rusesabagina ntabwo ari icyamamare cya “Hollywood” gusa ahubwo ni umugiraneza washyize ubuzima bwe mu kaga kugira ngo arokore Abatutsi barenga 1200 bahigwaga n’interahamwe zayogoje igihugu mu marembera y’ubutegetsi bwa Habyarimana. Iki kibazo cyavuzweho kandi cyandikwaho byinshi, kuva Rusesabagina yashimutwa na Guverinoma ya Kigali mu mpera za Kanama 2020, mu rubanza rwe, mu icibwa ryarwo kugeza mu ifungwa rye… Iki kibazo gisa nk’aho ari igipimo gishya cya diporomasi y’u Rwanda n’inshuti zarwo zikomeye; cyatumye u Rwanda ruhangwa amaso, kinatera ibibazo n’amakimbirane menshi. Ikirenze ibyo ariko, izina rya Paul Rusesabagina ryahindutse nk’akavumburamashyiga ko gukangisha igihangange cya Kigali: iyo uvuze gusa izina rya Rusesabagina, Perezida Paul Kagame ata umutwe, akibagirwa umuco n’ikinyabupfura, maze agatontoma nk’intare yakomeretse. Ese yaba ari amayeri cyangwa kwiheba?

Mu gusubiza ikibazo kirebana n’umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Antony Blinken wasabye ko Bwana Paul Rusasabagina arekurwa, Paul Kagame yavugznye ubukana ati, “Twasobanuye neza ko nta muntu uzava ahantu hose ngo adutere ubwoba ku kintu icyo ari cyo cyose gifite aho gihuriye n’ubuzima bwacu”. Mu gushimangira iyi ngingo yunzemo ati, “Ahari habaye igitero no gufata igihugu, mwashobora kubikora.”

Reka twibutse gusa ko Paul Rusesabagina, ubu ugejeje ku myaka 68, ari Umuhutu ushyira mu gaciro washyize ubuzima bwe mu kaga kugira ngo arokore abatutsi bagera ku 1200 bahungiye muri Hotel des Milles Collines yayoboraga, mu bihe by’imvururu zikomeye zaturutse ku gitero cyaturutse Uganda, kikabyara intambara no gusubiranamo mu benegihugu, hagati y’ubutegetsi bw’Abahutu bwa Yuvenali Habyarimana n’inyeshyamba zigizwe n’abatutsi bari mu mutwe wa FPR-Inkotanyi wari uyobowe na Paul Kagame, waje gutsinda. Iki gikorwa cy’ubutwari cya Rusesabagina, cyashingiweho handikwa filime “Hotel Rwanda” Rusesabagina akinamo nk’Umukinnyi w’ibanze, cyamuhesheje icyubahiro ku isi yose, harimo Umudari wa Perezida w’ukishyira ukizana yahawe na Perezida w’Amerika George Bush. Nyuma aroko yaje kuba umwe mu banenga Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, bityo yikurura uburakari bw’uyu mugabo, umenyereye guhimbazwa no kuvugwa ibigwi, kandi udacira akari urutega ijwi ryose rimunenga.

Kubera iki uku gutinyuka kwa Paul Kagame?

Abantu bose bazi neza ko leta za Kampala na Kigali zashyizweho n’abafite amahame y’abongereza. Leta ya Uganda yagiyeho hagamijwe gukumira kwaguka kw’ubuyisilamu buturutse muri Somaliya, naho Leta y’u Rwanda ijyaho kubera impamvu zitandukanye zirimo imibereho myiza n’ubukungu n’uburinganire muri aka karere. Icyakora, ubwo butegetsi bwombi bwagombaga gukura no guhuza n’ibisabwa nka demokarasi, bitaba ibyo hakabaho kunengwa ndetse n’akato by’abazishyizeho. Muri Uganda Yoweri Museveni, umaze imyaka 36 ku butegetsi, kuri ubu asa n’uri mu kato kubera ko atamenye cyangwa ngo ashobora gushyiraho ubutegetsi butsimbakaza amahane ya demokarasi mu gihugu kugeza igihe ahinduriye itegeko nshinga kabiri kugira ngo agume ku butegetsi. Ku Rwanda, Paul Kagame, ntiyamenye cyangwa ngo ashobore kurenga ikibazo cye cyo kuba “uwanengekajwe na jenoside” kugira ngo ashyireho ubutegetsi bwa demokarasi kugeza igihe na we ahinduriye itegeko nshinga. Ikirushijeho kuba kibi ni uko iki kibazo cy’ “abahohotewe na jenoside” cyabaye urwitwazo rwo guhonyora uburenganzira bwa muntu n’ibyaha usanga bivugwa kuri Kagame. Ariko uru rwitwazo rwa Jenoside, rurasa n’urutakaza agaciro imbere ya ba shebuja bahoze bamwumva, ubu basa nk’aho barambiwe.

Ikibazo cya Rusesabagina cyabaye ya mpamvu ingana ururo. Ariko uko byamera kose, Paul Kagame yashoboye kwifashisha iki kibazo cy’ “uwahohotewe utarafashijwe” kugira ngo agire ubucuti bukomeye, mbese igihango cy’amaraso n’igihugu cy’Ubufaransa n’ubwo icyo gihango cyakorewe hejuru y’amaraso y’Abanyarwanda. U Rwanda rwakoresheje amayeri yo gutera ubwoba, gutesha umutwe ndetse no gusebya Ubufaransa, bityo Ubufaransa nabwo kubera ko isura yabwo yashoboraga kwanduzwa n’ibirego byabushinjaga kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, buratitira, burapfukama, bwemera ko butakoze ibikwiye, nibwo nyuma bugizwe ubwere. Ku ruhande rwabwo, Ubufaransa bwemeye gufasha u Rwanda kugarura ishusho yarwo yari yabaye umwanda kubera ibyaha byinshi birimo uruhare rw’ingabo za FPR mu bwicanyi bwakorewe Abahutu mu Rwanda no mu nkambi z’impunzi muri Kongo na cyane cyane uruhare rwarwo mu guhungabanya umutekano wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Kugira ngo Pawulo Kagame, yibature neza ku nshuti ye ya kera Amerika, yahoraga imusaba ibintu bigoye, nka demokarasi, -iri jambo ryumvikana nabi mu matwi y’ubutegetsi ubwo ari bwo bwose bwa ba nyamuke- yakirwe neza n’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi, yari akeneye impamvu: ng’uko uko Rusesabagina yashimuswe, ahinduka iturufu rwo kwibatura kuri Amerika! Kandi ikibazo cya Rusesabagina gisa nk’aho gituma ibintu bigenda neza uko byateguwe kuko gifasha Kagame kwigobotora Amerika, akagenda anayishebeje ayishinja kwivanga mu bibazo by’ibihugu bidakomeye.

Ubu ibintu bifatika biragaragara. Mu gihe amasezerano aheruka kwitwa SOFA (Status of Forces Agreement: Amasezerano y’Ubufatanye bw’Ingabo), yashyizweho umukono hagati y’Amerika n’u Rwanda muri Gicurasi 2020, hagamijwe gushimangira ubufatanye mu bijyanye n’ingabo ndetse n’ibindi bikorwa bireba urwego rwa gisirikare atavuga byinshi ku ngengo y’imari, Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi uherutse guha Paul Kagame, mugabwere wabo muri Afurika, miliyoni 20 z’amayero kugira ngo u Rwanda rukomeze kurinda inyungu z’Abafaransa muri Mozambike. Paul Kagame amaze imyaka myinshi ahatirwa kunamira Amerika, ariko ubwo ubufatanye bwe n’Amerika ntacyo buzana nk’amafaranga angana atyo yahawe n’Uburaya mu kanya gato. Tuvugishije ukuri, ubwo bufatanye bwa gisirikare hagati y’u Rwanda n’Amerika, bwatangiye mu 1995, kandi rimwe na rimwe bwateje impaka zikomeye muri Kongere y’Abanyamerika, nko nk’uruhare ingabo z’Abanyamerika zaba zaragize mu guhirika Mobutu ndetse no mu byaha byakozwe n’ingabo z’u Rwanda mu guhiga Abahutu bo mu nkambi z’impunzi za Kongo, ubu bufatanye bwagiriye akamaro Kagame mu ntangiriro yo gufata ubutegetsi. Kuba Abanyamerika bari mu Rwanda byafashije gushimangira ubutegetsi bwa nyamuke butari bwagakomeye ngo bube bwahangana n’imitekerereze y’Abahutu batari bakemeye ko batsinzwe. Ingengo y’imari y’ y’imfashanyo y’ubwo bufatanye yagaragaye mu gihe cyo guhagarika ku mugaragaro ubufatanye mu mwaka wa 2012, ubwo u Rwanda rwashinjwaga gutanga intwaro, ubufasha bwa tekiniki ndetse n’abakurutu muri M23. Byagaragaye ko, ibahasha y’iyo ngengo y’imari idashamaje kuko yari amadolari y’amerika 200.000, ( amayero164.00). Abanyaburaya barekuye ingunga imwe gusa, ayo Abanyamerika batangaga ku mwaka, inshuro ijana zose!

M23: Igikoresho cyo gusenya Kongo

Ku kibazo cy’uko u Rwanda rushyigikiye umutwe w’inyeshyamba M23, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yasubije ko hari ibitagenda neza muri Amerika ndetse n’umuryango mpuzamahanga: kutumva neza ukuri no kutamenya neza uko ibintu bimeze mu mateka y’akarere. Kagame yavuze ku ishyirwaho ry’imipaka ryasize hari ubutaka bw’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda bagiye mu gihugu cya Kongo ariko Kongo ikaba itabitaho, ngo bahabwe uburenganzira bwabo ahubwo bagakomeza kwitwa Abanyarwanda. Abo nibo barwanira uburenganzira bwabo. Noneho vuba aha Kongo yakiriye n’impunzi z’Abahutu zahunze igihugu nyuma y’uko gifashwe kandi abenshi bashinjwa gukora Jenoside. Ngo bahunganye intwaro n’ingengabitekerezo ya jenoside! Abahunze ariko ntabwo ari ubwoba busanzwe bwatumye bahunga, ahubwo ni ukubera iterabwoba no kwihimura byagiye bigaragara ko bikorwa n’inkotanyi zicaga Abahutu aho zinyuze hose. Aba Bahutu bose b’impunzi zo muri Kongo (n’iz’ahandi muri rusange), baba abakuru cyangwa abana ndetse n’impinja, bose bafatwa n’Ubutegetsi bwa Kagame nk’Abakoze ibyaha bya Jenoside; Kagame akaba avuga ko ngo bagifite inzozi zo guhirika ubutegetsi bwa Kigali. Bityo rero akaba ari ngombwa kubasanga iyo bari bakarimburwa! Ariko mu kwivuguruza gukabije, Paul Kagame yatangarije Semafor ko mu by’ukuri nta mpamvu n’imwe ikiriho yo kujya mu burasirazuba bwa Kongo, ati “Iki kibazo twatekerezaga ko cyakemutse kuko benshi muri bo batahutse mu gihugu tubifashijwe na Loni. Bagaruwe mu Rwanda kandi basubizwa mu buzima busanzwe. Ariko hari abahezanguni basigayeyo kandi kuri bo ngo ntibazaruhuka igihe bataratera igihugu cyangwa ngo bagire icyo bahindura mu gihugu”.

Tutiriwe tunasesengura uku kwivuguruza gukabije, tuzi neza ko kuba ingabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwa Kongo mu isura ya M23 zifite izindi ntego zitari izivugwa ku mugaragaro na Kigali, zo guhiga abo Bahutu babangamiye ubutegetsi bwa nyamuke y’abatutsi mu Rwanda. Intego nyamukuru ni ugusahura umutungo wa Kongo, bikaba byarushaho kuba byiza, muri gahunda y’igihe kirekire, Kongo isenyutse igacakagurikamo ibice, bihereye ku gice cy’uburasirazuba bwakwiyomora ku gihugu. Bityo rero, guteza umutekano muke ku buryo buhoraho muri iki gice cy’uburasirazuba, ni uburyo bwa Kagame bwihishe bwo kwereka amahanga ko ubuyobozi bwa Kinshasa budashoboye kuyobora igihugu kinini, bityo bikaba byazura imyumvire imwe n’imwe yo kwitandukanya cyangwa yo kugira Leta igizwe n’ibihugu byinshi yagaragaye mu Banyekongo mu myaka ya za 60 na 70. Abarwanyi ba FDLR rero ntibakibangamiye u Rwanda, niba hari abagihari. Ibi byagarutsweho kenshi na jenerali w’umuherwe akaba n’umujyanama wa Kagame mu by’umutekano James Kabarebe. Mu mbwirwaruhame zishimagiza ubutwari bw’ “Inkotanyi”, James Kabarebe yavuze ko FDLR yasenyutse rwose, -kuko hakozwe ibikorwa byinshi nihuriweho n’ingabo z’ibihugu byombi zo kubahiga-, ko abarwanyi bayo basigaye ari intarukira zitagira icyo zikora, zitanabasha no kwisuganya. Ibi kandi bikaba byemezwa na Perezida Paul Kagame ubwe.

Umwanzuro

Isesengura ryimbitse ryerekana ko ikibazo cya Rusesabagina rwose ari umwitozo wa gihanga wakozwe na Paul Kagame, kugira ngo ahinyuze ibitekerezo by’amahanga, ndetse yerekane n’imbaraga. Nta gushidikanya ko uru rubanza ari intwaro ikomeye y’igikangisho Paul Kagame yahisemo neza aniyemeza kwakira ingaruka zose zishobora kurukomokaho. Gukanga umuryango mpuzamahanga no kuwuhatira gufunga amaso no guceceka mu gihe Kagame, “wahohotewe akanacika ku icumu rya jenoside” watereranywe n’uyu muryango mpuzamahanga, hari ibyo uvuze cyangwa akoze. Ariko ikibazo cya Rusesabagina, na none nta gushidikanya, ni uburyo bwo gutera ubwoba no gucecekesha abatavuga rimwe na Leta ya Kagame, kuko niba Kigali yarashoboye gufata Rusesabagina, Umubiligi utuye muri Amerika, mbese mu ijambo rikunze gukoreshwa, igifi kinini, Kagame agacecekesha amahanga akayabwira ko ibyo avuga ari “nta bwenge burimo” , Kagame akabwira akaminura muhini abamuhaye ingoma, ari nako abakoza isoni avuga ko ibyo bamusaba ari iterabwoba no kwivanga kw’ibihugu bikomeye kandi ko atabikora; uhereye kuri ibi, Kagame araha gasopu ya nyuma, twa dufi duto! Bityo Kagame akaba avuye mu matwara y’Abanyamerika yemye kuko agaragaje ko adashobora kwihanganira gukorana n’abantu bivanga, batanasobanukiwe neza ishingiro ry’ubutegetsi bwe: Jenoside. Ariko Paul Kagame, ntabwo akubise urugi ngo abwire akaminura muhini Amerika, atazi iyo yerekeje. Yagiye azi neza cyane shebuja mushya umwumva kandi umuha inoti zitubutse, akanamushinga kurengera inyungu ze muri Afrika. Paul Kagame yakiriwe neza n’u Bufaransa no mu Muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi bamwumva kandi bakamuha intwaro zigezweho zo kumugira igihangange muri Afurika. Naho Abanyamerika bamushyize ku butegetsi, nibarwigende!

Bampoliki mu bujurire yongeye gusaba imbabazi atakamba!

$
0
0

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Ukuboza 2022 nibwo Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yitabye Urukiko Rukuru, aburana ubujurire atakamba asaba ko yasubikirwa ibihano mu gihe Ubushinjacyaha bwo bukavuga ko nibyo yahawe ari bikeya ugereranyije n’ibyaha aregwa kandi aniyemerera.

Muri Nzeri uyu mwaka nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Bamporiki gufungwa imyaka ine no gutanga ihazabu ya milyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mugabo wahoze muri guverinoma, yahamijwe byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.

Nyuma y’uko atanyuzwe n’imikirize y’urubanza yajuririye mu rukiko Rukuru akaba yaburanye ubujurire bwe kuri uyu wa mbere. Bamporiki n’abunganizi be Me Evode Kayitana na Me Jean Baptiste Habyarimana, babwiye urukiko ko hari impamvu eshatu zatumye bajurira, bitsa ku kugabanyirizwa ibihano no kubisubika.

Me Habyarimana yavuze ko impamvu ya mbere ari uko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahamije Bamporiki icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, asaba ko akigirwaho umwere.

Impamvu ya kabiri ni uko hagabanywa ihazabu ya miliyoni 60Frw kuko naramuka ahamijwe gutwara icy’undi hakoreshejwe uburiganya yatanga hagati ya miliyoni eshatu n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda. Ikindi ni uko hagendewe ku mpamvu nyoroshyacyaha zaba miliyoni 30Frw.

Bamporiki kandi yajuriye asaba kugabanyirizwa ibihano kuko bikurikurije amategeko umucamanza atazitirwa no kutajya munsi y’igihe gito cy’igihano. Bamporiki ati ‘Ntabwo ndi umwere ntabwo byakumvikana ko ndi hano ntarakoze amakosa cyangwa ibyaha. Ndatakamba nsaba imbabazi ko nakiriye ibyo ntagombaga kwakira. Mu gihe nabonaga ko ndimo gukorera umuntu ubuvugizi bakaza bitwaje amafaranga bayita inzoga. Ndasaba imbabazi kandi imbabazi zishobora kuba igishoro cyatuma ngira umumaro. Munyunamure ngire umumaro.’

Me Habyarimana yavuze ko Bamporiki asanzwe ari inyangamugayo, ni we witangiye amakuru, yasabye imbabazi ndetse anandika kuri Twitter yerekana ko yacishije bugufi ku cyaha yakoze. Kuba ari ubwa mbere ahamwe n’icyaha, asanga byaba impamvu yatuma asubikirwa ibihano.

Me Kayitana yakomeje avuga ko Bamporiki ari umuntu ufitiye igihugu akamaro, aho yagize akamaro mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge, Ndi Umunyarwanda, itorero n’ibindi yagizemo uruhare nubwo atabyitwaza ngo akore ibyaha. Ubushinjacyaha bwavuze ko ubusabe bwa Bamporiki nta shingiro bufite kuko ibyaha byakozwe n’umuyobozi ujijutse bihagije wari ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta ndetse wanize amategeko.

BANNYAHE: Ubutaka bwacu ni umutungo bwite si ubw’ikimina cyangwa Koperative

BANNYAHE: Ikiganza kitagaragara cyahutaje urubanza, rurangizwa buhumyi


BANNYAHE: Ihorahabona yongeye kugerwa amajanja

KUBA MURI GUVERINOMA YA NAHIMANA UKAREGWA IMPAPURO MPIMBANO| GAKIRE ARI HE?

Nta demokarasi, Igihugu kiba cyubakiye ku musenyi.

Rwanda: Ba Miss barahiye ku mugaragaro muri FPR

$
0
0

Edouard Bamporiki Arasaba Gusubikirwa Ibihano

$
0
0

Mu Rwanda, kuri uyu wa Mbere urukiko rukuru rwumvise ubujurire bwa Bwana Edouard Bamporiki wahoze ari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’urubyiruko n’umuco.

Bamporiki uregwa ibyaha bya ruswa yari yarakatiwe gufungwa imyaka ine. Yakomeje gutakambira umucamanza asaba gusubikirwa ibihano. Ubushinjacyaha ariko ntibukozwa uko gutakamba kwe. Buravuga ko urukiko rwa mbere rwamuhanishije igihano gito ku byaha biremereye.

Bamporiki yagaragaye mu cyumba cy’urukiko rukuru yunganiwe n’abanyamategeko babiri ari bo Jean Baptiste Habyarimana na Evode Kayitana.

Bamporiki wongeye kurangwa n’amagambo abumbatiye ugutakambira umucamanza amusaba guca inkoni izamba akamugabanyiriza cyangwa akamusubikira ibihano, yumvikanye avuga ko kuva yatabwa muri yombi na n’ubu yagize igihunga kidashira. Yakunze kugaragara yitangiriye itama imbere y’umucamanza ubwo yabaga yumva ibisobanuro by’ubushinjacyaha ku byaha aregwa.

Mu gihe uruhande rwa Bamporiki rwari ruzi ko ari rwo rwajuriye rwonyine byaje kugaragara ko n’ubushinjacyaha bwajuririye ibihano urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhanishije. Mu mpera z’ukwezi kwa Cyenda uyu mwaka, urukiko rwamuhamije icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi mu nzira z’uburiganya no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Rwamuhanishije gufungwa imyaka ine muri gereza no gutanga ihazabu ya miliyoni 60 z’amafaranga. Ubushinjacyaha buvuga ko urukiko rutahuje ibikorwa bigize icyaha n’amategeko ku cyaha cyo gusaba no kwakira ruswa. Bwabwiye urukiko rukuru ko hari ibikorwa umucamanza wa mbere atasuzumye kuri iki cyaha. Ubushinjacyaha kandi bukavuga ko urukiko rwamuhanishije igihano gito nta cyo rushingiyeho.

Bumurega ko yatangaga amabwiriza kuri Meya wungirije w’umujyi wa Kigali Merard Mpabwanamaguru kugira ngo uruganda rwa Norbert Gatera rukora amayoga barufungure. Uyu ngo yari yamwemereye kuzamuha miliyoni 10 z’amafaranga.

Ubushinjacyaha bukavuga ko urukiko rwa mbere rutasobanuye niba Bamporiki yaragize ubushake mu kwakira indonke. Buvuga kandi ko rutahaye agaciro ukwiyemerera kwa Bamporiki ko yakiriye miliyoni eshanu z’amafaranga ya Gatera.

Abanyamategeko bamwunganira bavuga ko ibivugwa n’ubushinjacyaha nta shingiro bifite kuko bitashoboka na rimwe ko yategeka visi meya ushinzwe iby’imyubakire gufungurira Gatera.Basobanura ko n’ ibikorwa by’uruganda rwa Gatera bitabarizwa muri minisiteri Bamporiki yari ashinzwe ngo abe yabyuririraho aha amabwiriza Visi meya.

Abanyamategeko bamwunganira bakavuga ko urukiko nta kosa rwakoze mu gutanga inyito nyayo aho kuba “kwakira indonke” rukabyita “kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.” Bongeraho ko uruganda rwa Gatera rwafunguwe Bamporiki afunganywe na Visi meya, byumvikana ko icyo yakiriye kitari kigamije gufunguza uruganda.

Bamporiki avuga ko amafaranga miliyoni ebyiri yari yashyize mu modoka ya Mpabwanamaguru atari ayo kumuha nka ruswa ahubwo yari aya Bamporiki nk’ishimwe Gatera yari yamugeneye ku buvugizi yari yamukoreye. Ayandi basanganye umuk0zi wa Hotel Grand Legacy Bamporiki avuga ko bagombaga kujya bayanywamo amayoga uko icyaka kibafashe.

Ubushinjacyaha buvuga ko kuba Bamporiki yemeza ko yari afitanye ubucuti bw’akadasohoka na Gatera ari urwitwazo. Buvuga ko bahisemo guhurira muri hoteli kandi mu cyumba cyihariye agamije kumwaka ruswa nk’uko yari asanzwe abimukorera mu mugambi wo kumutoteza

Bamporiki kandi yemera ko Gatera yigeze kumuha miliyoni 10 amushimira kuko yavuganiye umugore we agafungurwa ku byaha byo gutanga ruswa. Ubushinjacyaha bukibaza uburyo inshuti y’umuntu yamuha ako kayabo. Abamwunganira bo bakavuga ko nta nenge ubushinjacyaha bugaragaza mu rubanza rwafunguje umugore wa Gatera.

Bavuga ko icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite yagombaga kukibaho umwere kuko ntawe yabukoreshejeho mu gufunguza umugore wa Gatera. Bavuga ko yafunguwe byemewe n’amategeko.

Mu kutamusubikira ibihano, umucamanza yavuze ko Bamporiki ari umuntu ujijutse bihagije azi kirazira n’indangagaciro , wagombye kubera intangarugero abandi. Bityo ko kumusubikira nta somo byatanga cyane ku rubyiruko yari ashinzwe.

Abamwunganira bo bavuga ko yagaragaje ukwicuza gukomeye. Bamusabira ko ibihano yahawe byagabanyuka kandi urukiko rurkuru rukamusubikira ibyo bihano. Bavuze ko umugore we arembye kandi bimusaba kuvurirwa mu mahanga. Bityo ko kumusubikira ibihano byaba ari ukumurengera.

Abunganira Bamporiki bavuze ko imbabazi zitangwa mu nyungu za rubanda. Bavuga ko u Rwanda ruri mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge kandi ko uregwa yayigizemo uruhare rukomeye nk’umuntu ukiri muto yakomeza kugira urwo ruhare.

Asubiranye ijambo, Bamporiki yabwiye umucamanza ati “ntabwo ndi umwere mpagaze hano nshaka gukomeza gutakamba no gusaba imbabazi umukuru w’igihugu n’abanyarwanda muri rusange kuko nakiriye ibyo ntagombaga kwakira. Aya mahirwe mbonye yo kuba mbari imbere sinshaka kuyakinisha, imbabazi zishobora kumbera igishoro cyatuma ngira umumaro. Mungirire impuhwe ngire umumaro”

Ku rwego rwa mbere ubushinjacyaha bwamusabiraga gufungwa imyaka 20 no gutanga ihazabu ya miliyoni 200 z’amafaranga. Yaje guhanishwa gufungwa imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60. Uyu winjiye Kigali ahagana mu mwaka w’2000 nk’uko abitangamo ubuhamya , mu minsi yashize yari yatangaje ko yujuje miliyari y’amafaranga nyamara yarinjiranye mu murwa mukuru ibiceri bitatu b’ijana mu mafaranga y’u Rwanda. Icyemezo kizamenyekana tariki ya 16 y’ukwezi kwa mbere umwaka utaha.

VOA

Viewing all 10365 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>