Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10365 articles
Browse latest View live

Amerika yasabye u Rwanda ‘kureka gufasha M23’

$
0
0

Amerika yasabye igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kureka gufasha umutwe w’inyeshyamba wa M23 mu mirwano urimo n’ingabo za leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC).

Ku wa kane habaye indi mirwano hagati y’ingabo za leta ya DR Congo n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 ku muhanda uhuza Goma – umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya ruguru – n’indi mijyi yo mu burasirazuba.

Patrick Muyaya, Minisitiri wa DR Congo ushinzwe itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa leta, yavuze ko igihugu cye gishima “ahantu hasobanutse leta y’Amerika ihagaze ho kwamagana ubufasha u Rwanda ruha M23”.

Mu butumwa bwo kuri Twitter, Minisitiri Muyaya yasabye ibindi bihugu gukurikiza urugero rw’Amerika kugira ngo harangire “ubu bunyamaswa buteza urupfu no kuva mu byabo kw’abaturage bacu benshi”.

Nta cyo RDF yari yatangaza ku mugaragaro kuri ibi ishinjwa n’Amerika, ariko mu gihe cyashize leta y’u Rwanda yahakanye ivuga ko nta ho ihuriye na M23.

M23 na yo ihakana gufashwa n’u Rwanda, mu gihe gishize umuvugizi wayo yabwiye BBC Gahuzamiryango ko “nta n’urushinge” ihabwa na leta y’u Rwanda.

Leta y’u Rwanda ishinja leta ya DR Congo gukorana n’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ukorera mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Ariko mu nteko rusange ya ONU yo mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka, Perezida wa Congo Félix Tshisekedi yavuze ko ibyo ari “urwitwazo” rwa leta y’u Rwanda rudafitiwe gihamya rwo gutuma ikomeza gushotora Congo.

Tshisekedi yavuze ko FDLR “yaciwe umutwe ihinduka ubusa” binyuze mu bikorwa FARDC yagiye ikorana na RDF mu myaka ishize.

Ambasaderi Robert Wood, intumwa y’Amerika muri ONU ku bibazo byihariye bya politiki, yabivuze ku wa gatatu mu nama y’akanama k’umutekano ka ONU i New York yigaga ku karere k’ibiyaga bigari.

Yavuze ko urugomo rw’imitwe yitwaje intwaro “rutakwihanganirwa”, avuga ko Amerika isaba iyo mitwe “guhagarika ibitero byayo ku baturage b’intege nkeya cyane ba DRC”.

Ati: “Turanasaba za leta guhagarika ubufasha bwazo kuri iyi mitwe, harimo n’ubufasha bw’igisirikare cy’u Rwanda kuri M23”.

Amerika ivuga ko ibitero by’imitwe yitwaje intwaro – irimo nk’umutwe wiyita leta ya kisilamu ishami ryawo ryo muri Congo, ISIS-DRC, CODECO na M23 – bimaze kwica abaturage b’abasivile barenga 2,000 muri uyu mwaka.

BBC


M23 yigaruriye Umujyi wa Kiwanja Hafi ya Goma

$
0
0

Abarwanyi w’umutwe wa M23 bafashe umujyi wa Kiwanja mu burasirazuba bwa Repuburika ya demokarasi ya Kongo kuri uyu wa gatandatu. Biravugwa n’abahatuye n’abayobozi mu karere. Ibi byafunze imihanda umurwa mukuru wa Kivu ya rugugu, Goma, n’icya kabiri cy’intara gisigaye mu majyaruguru.

Abantu batatu baba i Kiwanja babwiye ibiro ntaramakuru byo mu Bwongereza Reuters dukesha iyi nkuru, ko indege zitwara, drone z’abarwanyi, zinjiye mu mujyi nta nkomyi, nyuma y’uko humvikanye igihe gito urusaku rw’amasasu. Ikigo gikurikirana iby’umutekano mu ntara ya Kivu cyanditse kuri twitter ko amasasu yarashwe mu gitondo cy’uyu munsi wa gatandatu.

Ingabo za Kongo zari zirinze uyu mujyi zawuvuyemo umunsi umwe mbere yaho, nk’uko abaturage babivuga. Abasirikare ba Kongo mu bihe bya vuba bakoresheje uburyo bwo kuva mu turere dutuwe, bajyana imirwano kure y’imijyi mu rwego rwo kurinda abasivili.

Umudepite wo mu ntara ya Kivu ya ruguru, Saidi Balikwisha Emil, mu butumwa kuri WhatsApp yagize ati: “Kiwanja ifite akamaro kanini, ifungurira amarembo Goma”. Kuva i Kiwanja ujya i Goma harimo ibirometero 72.

Yaba Jenerali Sylvain Ekenge, umuvugizi w’ingabo z’igihugu, yaba Koloneli Ndjike Kaiko, umuvugizi w’igisirikare cya Kivu ya ruguru, nta n’umwe wahise yitaba telefone cyangwa ngo asubize ubutumwa bwanditse ubwo bari basabwe n’ibiro ntaramakuru Reuters, kugira icyo batangaza. (Reuters)

VOA

Uwari Minisitiri w’ubutegetsi mu Bwongereza avuga ko gahunda yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro ari ‘ubugome’

$
0
0

Uwahoze ari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubwongereza yaburiye ko gahunda yo kohereza mu Rwanda bamwe mu basaba ubuhungiro ari “ubugome” kandi ko “idashoboka mu gushyirwa mu bikorwa”.

Amber Rudd yabwiye igitangazamakuru GB News cyo mu Bwongereza ko “bidasanzwe” kuba Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu uriho muri iki gihe yaravuze ko “inzozi” ze ari ukubona indege ihagurutse ijyanye mu Rwanda abasaba ubuhungiro.

Yumvikanishije ko abaminisitiri ahubwo bakwiye kwibanda ku kuvugurura umubano n’Ubufaransa mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’abambuka umuhora wa Channel (La Manche).

Rudd yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu mwaka wa 2018, bijyanye n’amahano yiswe ‘Windrush scandal’, ubwo bamwe mu basaba ubuhungiro bafungwaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse bamwe bakirukanwa mu Bwongereza.

Mu kwezi kwa cyenda mu 2019 yavuye ku kuba mu bahagarariye mu nteko ishingamategeko ishyaka rya Conservative riri ku butegetsi, abikora mu kwamagana uburyo Boris Johnson yitwaye kuri Brexit (kuva mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi kw’Ubwongereza).

Gahunda yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro yatangijwe mu kwezi kwa kane uyu mwaka, ikaba igamije kuhohereza bamwe mu basaba ubuhungiro bageze mu Bwongereza bambutse umuhora wa Channel.

Ubusabwe bwabo bw’ubuhungiro bukigirwa mu Rwanda ariko ntibasubizwe mu Bwongereza.

Bijyanye n’iyi gahunda, igamije guca intege abantu bambuka bakoresheje inzira zitarimo umutekano, abimukira “binjira ku bushake mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko bavuye mu gihugu gitekanye bakwiye gusubizwa byihuse mu gihugu bavukamo cyangwa bakimurirwa mu Rwanda”.

Urugendo rwa mbere rw’indege yari yitezwe kujyana mu Rwanda itsinda rya mbere ryabo rwaburijwemo mu kwezi kwa gatandatu habura iminota ngo indege ihaguruke, bitegetswe n’urukiko.

Rudd yabwiye GB News ko “atemera” iyi gahunda.

Yagize ati: “Mbere na mbere ntekereza ko ari gahunda y’ubugome, tutari dukwiye kuba twaranashyizeho.

“Ariko ni na gahunda, ibyo tubishyize ku ruhande, idashoboka mu gushyirwa mu bikorwa. Sinibwira ko izigera ibaho”.

Yavuze ko “umubare ukomeje kwiyongera w’abantu bashyira ubuzima bwabo mu kaga” kugira ngo bagere mu Bwongereza ari “ikibazo duhuriyeho n’Abafaransa”.

Ati: “Nizeye ko iyi guverinoma nshya igiye kugicyemura ibinyujije mu kugirana umubano mwiza kurushaho n’Abafaransa. Tubwizanye ukuri, igishoboka gusa ni uko [ikibazo] cyagabanuka”.

Mu nama y’ishyaka rya Conservative yo muri uku kwezi kwa cumi, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Suella Braverman yavuze ko afite “inzozi” no “gutwarwa [mu bitekerezo]” ku kubona indege itwaye abimukira ihagurutse yerekeza mu Rwanda bitarenze kuri Noheli yo muri uyu mwaka.

Braverman yeguye kuri uwo mwanya mu minsi ya nyuma y’ubutegetsi bw’uwari Minisitiri w’intebe Liz Truss, kubera kurenga ku mategeko ajyanye n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga nk’umutegetsi, ariko nyuma y’iminsi itandatu yasubijwe kuri uwo mwanya na Minisitiri w’intebe Rishi Sunak.

Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi hamwe n’abadepite bamwe bo mu ishyaka rya Conservative bagaragaje impungenge batewe no kuba yarasubijwe kuri uwo mwanya.

Yemeye ko yohereje inyandiko akoresheje email ye y’akazi, akayoherereza umuntu utemerewe kuyakira.

Rudd yavuze ko “yatunguwe” no kubona Braverman asubijwe kuri uwo mwanya, ariko ko byari byo “kumuha amahirwe no kureba uko bigenda”.

BBC

MUGIYE MU RWANDA ARIKO MURAMENYE MUFUNGE UMUNWA! 

$
0
0

Yanditswe na KABURABUZA Zephylin 

Ku italiki 20 z’uku kwezi k’ukwakira ZIMBABWE yohereje abarimu barenga gato 150 mu Rwanda bagiye gufasha kuzamura ireme ry’uburezi.  Igitangaje ariko ni uko Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Zimbabwe yabategetse ko bagomba gufunga umunwa bakirinda kwivanga muri politiki y’u Rwanda. 

 Nk’uko tubikesha ikinyamakuru cyo muri icyo gihugu News Day cyo ku wa 19 Ukwakira 2022 mu nkuru yacyo igira iti:”DO NOT MADDLE IN RWANDAN POLITICS, ZIM TEACHERS WARNED”, umuyobozi muri iriya minisiteri twavuze yamenyesheje abo barimu ko barebye nabi bagwirwa n’urugogwe. 

Ikigaragara ni uko Zimbabwe izi neza ko mu Rwanda ntawe uvuga, bahora bibombaritse, bikaba ariyo mpamvu yasabye abarimu babo kwigengesera, kuko bo muri Zimbabwe bamenyereye kuvuga kandi bakandika bagaragaza ibitekerezo byabo ndetse n’ibyo banenga ku butegetsi. Nta mpamvu n’imwe yumvikana wabwira umuntu wize ngo nugera hariya ntuzivange muri politiki, uretse kubura ukundi babivuga. Mu by’ukuri bashakaga kubabwira ko na Rusesabagina w’umubiligi unafite uruhushya rwo gutura bihoraho muri Amerika afunze, bityo rero nabo ntibitwaze ibyo bamenyereye muri Zimbabwe byo kuvuga uko bashaka no kwandika icyo bashaka. Mu Rwanda ntawe ukopfora!

Aba barimu ba Zimbabwe rero nabo ubanza baragendeye mu kigare ariko batumva neza u Rwanda bagiyemo urwo arirwo. Niba umwarimu wo mu mashuri abanza ahembwa amadorari atarenga 90, naho uwo mu mashuri makuru ahembwa amadorli 300 kugeza kuri 400, ubwo se koko muri Zimbabwe ko yahembwaga nk’ayo cyangwa arenze ayo, ubwo barabona bazahaba bate? 

Muri Zimbabwe abanyagihugu bakunda kwirira no kwigusha neza pe! Amadorali 300 koko azababumba? Tuvuge noneho ko babahaye agahimbazamusyi abandi banyagihugu badafite, ibyo nabyo bizabyara ikindi kibazo ku bandi barimu basanzwe bamenyereye urusenda. Ibi bintu bizashoboka koko? 

Ikindi noneho muri Zimbabwe barababuza kwivanga muri politiki, ariko mu Rwanda bo ngo bagiye kubanza kubashyiramo politiki ngo babigisha amateka n’ibindi. Nk’uko tubikesha ikinyamakuru cyegereye ubutegetsi bwa Kigali, Igihe.com cyo ku italiki ya 20 Ukwakira 2022, aba barimu bagiye guhabwa amahugurwa mu byerekeye amateka y’u Rwanda bakaba bazanasura urwibutso rwa Genoside rwa Kigali. 

 Koko umuntu uvuye hanze uje kwigisha, akeneye kubanza kwiga amateka kubera iki? Nabo se bagiye kuboza ubwonko nk’uko bagira abanyarwanda? 

Buriya rero Zimbabwe iraza kwibona bayigize ay’ifundi igira ibivuzo. Babanze barebe uko byagendekeye Afurika y’Epfo, Congo, Uganda, Burundi, Mozambique ndetse n’ubwongereza ikibazo cy’ u Rwanda kiri mu bibazengereje. Zimbabwe nishaka irebe kure kuko aho u Rwanda rugeze shitani iba yinjiye. 

Dusangire ijambo urubanza rw’umunyemali Félicien Kabuga

RDC: Ambasaderi w’u Rwanda Vincent Karega, yahawe amasaha 48 ngo abe yavuye muri icyo gihugu

$
0
0

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Vincent Karega, yahawe amasaha 48 ngo abe yavuye muri kiriya gihugu.

Uyu ni umwe mu myazuro ikomeye yafatiwe mu nama yaguye y’umutekano yakoranyijwe na Perezida Felix Tshisekedi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022, i Kinshasa

Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda yarangije kuva i Kinshasa aciye i Brazzaville

$
0
0

Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo yabujije uwari wagenwe nka ambasaderi wayo mu Rwanda gutanga impapuro zibimwemerera inahamagaza uwari muri izo nshingano mu buryo bw’agateganyo.

Ni nyuma y’aho icyo gihugu gihaye ambasaderi w’u Rwanda amasaha 48 yo kuba yavuye ku butaka bwacyo. Ibyo biraturuka ku mwuka mubi uri hagati y’ibi bihugu bituranyi watewe n’iyubura ry’intambara z’umutwe wa M23.

Vincent Karega wari uhagararipye u Rwanda I Kinshasa yarangije kuva mu gihugu cya RDC n’ubwato aciye mu gihugu cya Congo Brazzaville aho yagiye gufatira indege imujyana mu Rwanda

Amakuru arambuye hano hasi:

Kuvuga FDLR n’itotezwa ry’abavuga ikinyarwanda muri DRC ni urwitwazo:Bernard Ntaganda

$
0
0

Ishyaka PS IMBERAKURI riyobowe na Bernard Ntaganda ritaremerwa mu Rwanda, riravuga ko imyitwarire ya leta y’u Rwanda ishobora kuba intandaro y’intambara mu karere k’ibiyaga bigari.

Mu itangazo ryasohoye uyu munsi, PS IMBERAKURI ivuga ko ibivugwa na leta y’u Rwanda ko hari ingabo za FDLR ziri muri Congo no kuba abavuga ikinyarwanda bahohoterwa ari urwitwazo.

Iryo shyaka risaba amahanga kotsa igitutu leta y’u Rwanda igahagarika inkunga kuri M23, bitagenda gutyo igafatirwa ibihano.

Prudent Nsengiyumva yavuganye na Bernard Ntaganda, umuyobozi wa PS IMBERAKURI washyize umukono kuri iryo tangazo, atangira amubaza aho ashingira avuga ko ikibazo cya FDLR n’uko abavuga ikinyarwanda bahohoterwa ari urwitwazo (wabyumva hano hasi)


Rwanda: iby’umunyamakuru Agnès Uwimana Nkusi bigeze hehe?

Imyigaragambyo mu mujyi wa Goma yo kwamagana M23 na Leta y’u Rwanda

$
0
0

Igipimo cy’ubwiyunge mu Rwanda ngo kirasaga 90%, ikinyoma cyambaye ubusa!

$
0
0

Kuva mu mwaka wa 2015, Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge ibeshya ko igipimo cy’ubwiyunge mu Rwanda gisaga 90%. Mu ngirwa bushakashatsi iyi Komisiyo ivuga ko ikora, ihora itangaza imibare ififitse, idafite aho ihuriye n’ukuri hagamijwe kubeshya amahanga ko Leta ya FPR-Inkotanyi yesa imihigo mu nzego zose. Iyi komisiyo yabeshye Abanyarwanda n’amahanga ko mu 2015 ubwiyunge mu Rwanda bwageraga kuri 92,5%, mu 2020 kuri 94,6%, muri 2021 kuri 94.7%. Iyi mibare nta shingiro na mba ifite ugereranyije ni uko abanyarwanda babanye mu gihugu. 

Mu Rwanda nahakoze akazi gatandukanye kugera mu kwezi kwa gatanu kwa 2019. Nakoze mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (National Institute of Statistics of Rwanda/Institut National des Statistiques du Rwanda), nabaye umugenzuzi (supervisor/superviseuse) w’ubushakashatsi ku bumwe n’ubwiyunge bwakozwe mu turere dutandukanye tw’u Rwanda mu mwaka wa 2018 n’uwa 2019 mu kiraka Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge yahaye ikigo cyitwa “Effective Logistics and Consultancy Group”. Nakoze kandi mu Kigo cy’igihugu cy’ubuzima mu Rwanda (Rwanda Biomedical Centre/ Centre Biomédical du Rwanda). Niboneye ku buryo budasubirwaho uburyo Leta ya FPR-Inkotanyi ihindagura imibare uko ishatse bitewe n’inyungu igamije, ibi kandi ikabikora mu nzego zitandukanye z’igihugu : uburezi, ubuzima, imibereho myiza y’abaturage, ubukungu, ubutabera, ubumwe n’ubwiyunge, …

Ku byererekeye ubumwe n’ubwiyunge, imibare itangazwa ntabwo ihuye n’uko ibintu byifashe mu gihugu. Kwiyunga mu Banyarwanda biracyari kure nk’ukwezi kuko ntawe utanga icyo adafite. Leta ya FPR-Inkotanyi ntabwo ishobora kunga Abanyarwanda kandi iri ku isonga ry’ababica, ababafunga, ababamenesha,  ababacamo ibice, ababicisha inzara n’umukeno,…. Kuva yatera u Rwanda ku ya 01/10/1990 kugera magingo aya, FPR-Inkotanyi imaze kwisasira Abanyarwanda batagira ingano, abandi yarabafunze, abasigaye yabahinduye ibikange mu gihugu cyabo. Politiki y’ikinyoma na munyangire niyo yimakaje. 

Abahutu, kuva ku mwana wari utaravuka ubwo jenoside yakorewe Abatutsi yabaga mu Rwanda mu mwaka w’1994, Leta ya FPR-Inkotanyi ibashinja iyo jenoside ikabategeka gusaba imbabazi Abatutsi kubera gusa ko ari Abahutu. Ntabwo ivangura umuhutu wishe n’utarishe, bose ni bamwe, bafiye icyaha cy’inkomoko. Icyakora uwemeye kuyiyoboka no kuba inkomamashyi, imutera icyuhagiro ikamugira umumotsi wayo. 

Abatutsi bake bahangara kubwira Leta ya FPR-Inkotanyi kurekeraho kugaraguza Abanyarwanda agati, iyo itabishe ibafunga ubutazavamo. Ingero za vuba ni Kizito Mihigo yivuganye ku itariki ya 17/02/2020, Innocent Bahati yarigishije kuva mu kwezi kwa kabiri kwa 2021, Ntamuhanga Cassien yarigishije muri Mozambike mu kwezi kwa gatanu kwa 2021, Rwabukamba Vénuste yishe mu 2016, Rwigara Assinapol yivuganye mu 2015, Major Kayitare Dieudonné yishe na we muri 2015, Colonel Patrick Karegeya yivuganye muri Afurika y’epfo ku itariki ya 01/01/2014 n’abandi benshi. 

Mu Batutsi Leta ya FPR-Inkotanyi ifungiye akamama hari Deogratias Mushayidi yashimutiye muri Tanzaniya ikamuzana mu Rwanda ku itariki ya 05/03/2010 ikamukatira igifungo cya burundu, mu rubanza rutigeze rugaragaramo umutangabuhamya n’umwe yaba umushinja cyangwa umushinjura. Uyu Mushayidi wasigaye ari nyakamwe mu muryango we azira gusa ko yifuje ibiganiro byaguye kandi bidaheza hagati y’Abanyarwanda. Hari kandi Karasira Aimable uzira gusa ko yatinyutse kuvuga ku mugaragaro ko FPR-Inkotanyi yamwiciye ababyeyi n’abavandimwe mu 1994, Idamage Iryamugwiza Yvonne wasabye ko imibiri y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi yashyingurwa Leta ya FPR-Inkotanyi ikarekeraho gukomeza kuyimurika mu nzu z’ibirahure.

Abahutu Leta ya FPR-Inkotanyi yishe ni benshi cyane, kuva mu gihe cy’intambara ya 1990-1994 na nyuma yayo, mu ntambara yiswe iy’abacengezi muri Ruhengeri na Gisenyi no mu bice bimwe bya Kibuye na Gitarama, mu ntambara ya 1 n’iya 2 Leta ya FPR-Inkotanyi yashoje ku gihugu cya Kongo-Kishasa ikahicira impunzi z’Abahutu zitagira umubare. Hari n’abandi benshi yakomeje kwica no kurigisa abahora ko batinyutse kwamagana akarengane ibakorera no gusaba ko ibintu byahinduka, igihugu kikagendera ku mategeko.  

Leta ya FPR-Inkotanyi ntabwo ishobora kunga Abanyarwanda igihe cyose itaremera ibi byaha byose bikomeye yakoreye kandi ikomeje gukorera Abanyarwanda, ngo yemere ireke ukuri kose gushyirwe ahagaragara, ubutabera bukore umurimo wabwo, abicanyi bose bahanwe by’intangarugero. 

Nta bwiyunge bwashoboka hapfukiranwa ukuri n’ubutabera. Kuvuga ko ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda bugeze ubu ku gipimo kiri hejuru ya 90%, ni ikinyoma cyambaye ubusa cya Leta ya FPR-Inkotanyi. Abanyarwanda ntabwo baragira urubuga rwo kuvuga ibyababayeho, ngo bicare basase inzobe. 

Yanditswe na TWIZERIMANA Dalila ku wa 25 Ukwakira 2022

Amerika irasaba M23 gushyira intwaro hasi

$
0
0

Leta zunze ubumwe z’Amerika iramaganira kure intambara M23 yubuye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Irasaba ko imirwano ihagarara bidatinze.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika ivuga ko ihangayikishyijwe n’ibyago byagwiririye abaturage b’inzirakarengane kuva intambara itangiye ku itariki ya 20 y’ukwezi gushize, birimo kwicwa, gukomeretswa, no guhunga ibyabo ari benshi.

Itangazo riributsa ko M23 iri ku rutonde rw’imitwe yafatiwe ibihano na Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Umuryango w’Abibumbye. Rivuga ko Amerika yamaganye iyi ntambara yivuye inyuma, kandi ko isaba ko imirwano ihagarara bidatinze no kubahiriza uburenganzira bwa muntu n’amategeko mpuzamahanga aburengera.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika igira, iti: “M23 igomba kuva mu birindiro irimo, gushyira intwaro hasi, gusubiza abarwayi bayo mu buzima bwa gisivili, no gusubira mu biganiro bihuza Abanyekongo byatangiriye i Nairobi muri Kenya.”

Muri iri tangazo, Amerika irasaba n’abo mu karere bose bafite uruhare muri iyi ntambara guhagarika inkunga baha M23 no gukorana nayo, cyangwa n’indi mitwe yose itari iya leta ifite intwaro.

Amerika iratangaza na none ko ihangayikishijwe bikomeye n’imvugo zibiba urwango. Irasaba nabyo ko bihagarara.

Ivuga ko “gutegura, kuyobora, no gukora ibitero ku ngabo z’amahoro z’Umuryango w’Abibumbye, cyangwa kuba inyuma yabyo, bishobora kuba intandaro yo gufatirwa ibihano mu rwego rw’imyanzuro itandukanye y’Inteko ya ONU ishinzwe umutekano ku isi.

Itangazo riravuga ngo “turasaba dukomeje gusubukura ibiganiro by’i Nairobi n’iby’i Luanda (bihuza u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo babifashijwemo n’Angola). Leta zose z’Umuryango w’Afrika y’uburasirazuba (EAC) n’Inama mpuzamahanga ku karere k’Ibiyaga Bigali (ICGLR) bagomba gutsimbarara ku mahame yemejwe n’inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC n’ibiganiro by’i Luanda.”

Iri tangazo risoza rishimangira ko Leta zunze ubumwe z’Amerika ishyigikiye bidasubirwaho umutwe wa MONUSCO, ingabo z’amahoro z’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo

VOA

Kenya zigiye muri DR Congo

$
0
0

Perezida wa Kenya William Ruto kuri uyu wa gatatu arohereza batayo y’abasirikare ba Kenya (KDF) mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho imirwano ikaze ikomeje hagati y’ingabo za leta (FARDC) n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

FARDC iri no mu zindi ngamba zirimo nko kurwanya umutwe wa ADF, wayobotse umutwe wiyita leta ya kisilamu (IS), n’indi mitwe yitwaje intwaro.

Abasirikare ba Kenya bagiye kuba mu mutwe w’ingabo z’akarere zizafasha mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro.

Igitekerezo cyo kohereza umutwe w’ingabo z’akarere cyatanzwe kinemezwa mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka.

Icyo gihe, Uhuru Kenyatta wari Perezida wa Kenya – ubu ni intumwa ya Kenya ku mahoro mu karere – yari yatumije inama i Nairobi y’abategetsi bo mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC) yiga ku kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DR Congo.

Kenya yatoranyijwe kuyobora ibikorwa byo mu rwego rwa gisirikare na diplomasi byo muri urwo rwego.

Ubu ni bwo bwa mbere umuryango wa EAC wohereje abasirikare mu gihugu kinyamuryango.

Ubu butumwa bw’uyu mutwe wo mu ngabo z’akarere bugiye kuba ikizamini ku bushobozi bwa EAC bwo gucyemura ibibazo by’urusobe bya politiki n’umutekano.

Umutwe (brigade) w’abasirikare ba Kenya wari woherejwe muri DR Congo mu mwaka ushize ku butumire bwa Perezida wa DR Congo Félix Tshisekedi, warahavuye usubira muri Kenya.

BBC

Goma: MONUSCO yavuze uko ikamyo yayo yatwitswe n’abaturage ‘barakaye’

$
0
0

Mu ijoro ryo kuwa kabiri nibura imodoka imwe y’ingabo za ONU muri DR Congo yatwitswe n’abaturage i Kanyaruchinya mu ntera ya kilometero zitarenze 10 mu majyaruguru y’umujyi wa Goma.

Daniel Michombero umunyamakuru wigenga uri i Kanyaruchinya yabwiye BBC Gahuzamiryango ko uruhererekane rw’imodoka z’ingabo za ONU zirimo kugenda zasagariwe “n’abaturage barakaye” bagatwikamo ebyiri.

Ati: “harimo iyagize ikibazo irahagarara, barayitwika”. Abari bayirimo bavuyemo barahunga.

MONUSCO yatangaje ko ahagana saa satu z’ijoro, imodoka zayo zari zivuye i Rumangabo zigana i Goma zatewe amabuye n’abantu benshi zigeze i Kanyaruchinya, bagatwika imwe.

Mu itangazo bashyize kuri Twitter, izi ngabo za ONU zivuga ko “zarashe bigamije gutatanya zikabasha kuva aho”. Zongeraho ko abasirikare bazo babiri bo muri Bangladesh bakomeretse.

Ibi byabaye nyuma y’uko kuwa kabiri nimugoroba MONUSCO itangaje ko yakoze “amayeri yo kuva i Rumangabo” ibyumvikanyeho n’abafatanya nayo kugira ngo bategurire hamwe “ibyiciro bizakurikiraho”.

Muri weekend ishize, inyeshyamba za M23 zafashe ikigo cya gisirikare cya Rumangabo, ari nacyo kinini muri ako gace k’imirwano muri Rutshuru.

Mu gihe MONUSCO ivuga ko “igishishikajwe” no gufatanya n’ingabo za FARDC “kurinda abaturage”, aba bo bakomeje kwerekana ko izo ngabo za ONU ntacyo zibafasha.

Mu kwezi kwa Nyakanga(7), imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO mu ntara ya Kivu ya Ruguru yiciwemo abarenga 35 barimo abasirikare bane ba MONUSCO, nk’uko abategetsi babitangaje.

Ntiharamenyekana neza abatwitse imodoka za MONUSCO zari mu muhanda mugari werekeza i Goma uvuye mu gace k’imirwano na M23 ka Rutshuru mu ijoro ryo kuwa kabiri.

I Kanyaruchinya hari inkambi irimo abaturage babarirwa mu bihumbi bavuye mu byabo mu turere twa Rutshuru bahunga imirwano ya FARDC na M23.

Nyuma y’iminsi ine iyi mirwano itangiye bushya tariki 20 Ukwakira(10) ishami rya ONU ry’ibikorwa by’ubutabazi,OCHA, ryavuze ko abasivile barenga 23,000 bahise bava mu byabo.

Kuva icyo gihe kugeza ubu hari benshi bakomeje guhunga.

Kanyaruchinya

Mu mpera z'icyumweru gishize OCHA yatangaje ko ibihumbi by'abantu bakomeje kugera ku nkambi ya Kanyaruchinya bahunga imirwano

Mu mpera z’icyumweru gishize OCHA yatangaje ko ibihumbi by’abantu bakomeje kugera ku nkambi iri ku ishuri rya Kanyaruchinya bahunga imirwano

RWANDA:Urupfu rwa Nyakwigendera Dr Fabien Twagiramungu mu butabera

$
0
0

Mu minsi ishize, twabagejejeho amakuru avugwa ku rupfu rwa Dr Fabien Twagiramungu waguye mu kiswe impanuka, akagongerwa ku nzira y’abanyamaguru hafi y’ahitwa « Kwa Ndengeye » mu rukerera rwo kuwa 31/03/2022 arimo akora imyitozo ngororangingo.

Twakomeje gukora iperereza, dusanga iby’urwo rupfu rwahitanye Dr Fabien Twagiramungu biri mu butabera

Abakurikiranira hafi iby’ururubanza batubwiye ko ku itariki ya 11 Gicurasi 2022 ubushinjacyaha bw’akarere ka Gasabo bwakurikiranye mu rubanza uwagonze Dr Fabien Twagiramungu ariwe witwa Yves Kamuronsi yahamijwe icyaha anahanishwa igifungo cy’imyaka 5.

Urwo rubanza rwagenze gute?

Uko uru rubanza rwaba rwaragenze ngo nabyo biteye kwibaza byinshi.

Kuva mu ntangiriro yarwo hagiye hagaragaramo amakosa menshi; yewe ngo hirengagijwe amategeko  agena imiburanire.  Ngo byaragaragaye ko ubutabera  bwari bubogamiye bikabije ku ruhande rw’uwashinjwaga ariwe Yves Kamuronsi. 

Bimwe twashoboye kumenya bigaragaza uko kubogama :

-Guhisha urubanza ko ruzaba kugeza ku munota wa nyuma : byaragaragaye ko ngo urubanza rwashyizwe mu bwiru kugeza n’aho ku munsi wo kuburana batigeze batangaza icyumba rwagomba gakuberamo kandi ubusanzwe ibyo biba byanditse bikanatangazwa impande zombi zikabimenyeshwa.

-Mwibuke kandi ko uru rubanza rurimo urupfu rwabanje gufatwa rukajyanwa ahaburanishwa ibyaha bito cyane (infractions mineures) kandi rukanashyirwa mu iburanisha ryihuse (procédure accélerée).

-Ikindi cyagaragaye cyane ni ukutubahiriza amasaha y’urubanza, bakayahindagura kenshi cyane, basiragiza abaje kwitabira urubanza.

-Kutagira icyo bavuga ku gihe cyo gusoma urubanza, bajya kwinjira bagasubira inyuma, bakandika muri system kandi abitabiriye urubanza bamaze amasaha atatu bategereje; kugeza n’aho uwunganira umuryango wa Nyakwigendera « yihannye inteko iburanisha », bityo aba ariho urubanza rushoboye kuburanishwa.

Isomwa ry’urubanza

Urubanza rwaciwe Yves Kamuronsi wahamwe n’ibyaha  bikurikira:

  • Gutwara ibinyabiziga wanyoye, ugakora impanuka yahitanye umunyamaguru
  • Kudaha ubutabazi bw’ibanze uwagonzwe cyangwa ngo amutabarize
  • Guhisha no kuzimangatanya ibimenyetso

Akatirwa igifungo cy’imyaka 5 n’izahabu y’amafaranga miliyoni  imwe n’ibihumbi magana atanu y’amanyarwanda 

Nyuma yo gukatirwa no gufungirwa muri gereza ya Mageragere ngo nibwo hatangiye gushyirwamo imbaraga zidasanzwe zigamije gufunguza Yves Kamuronsi no kwirukana mu rubanza abo mu muryango wa nyakwigendera.

Ibyo kwirukana umuryango wa nyakwigendera mu rubanza byarabaye kugeza ubwo ku itariki ya 16/09/2022 hirukanwe n’umwunganizi wabo.

Ngo byagenze gute , uwo mwunganizi w’umuryango wa Dr Twagiramungu Fabien ahezwe?

Ku itariki ya 16/09/2022 hari hateganijwe urubanza Yves Kamuronsi yari yarajuriyemo. Uwo munsi abo mu muryango wa Dr Fabien Twagiramungu ngo bamenyeshejwe ko urwo rubanza rwimuriwe ku itariki ya 05/10/2022 kuko uwo munsi hari amatora rusange mu rugaga rw’abunganizi mu rwego rw’igihugu. Kuri uwo munsi imanza zari zasubitswe mu gihugu hose. Byamenyeshejwe impande zose ko rwimuwe. Ariko urukiko rwa GASABO rwabirenzeho ruburanisha urwo rubanza rwa Yves Kamuronsi ari nawe wenyine wari mu rukiko bigaragara ko ariwe wenyine n’abamwunganira (abavoka batandatu) bari bamenyeshejweko bari bwitabe urukiko bonyine. Byaba byaragenze gute ngo bo baze mu rukiko ku munsi mu gihugu hose imanza zasubitse?

Abaduhaye amakuru bavuzeko  urukiko ruburanisha urubanza hari uruhande rumwe gusa. Kandi batubwiye ko basanze procureur rwa Gasabo ari umufasha wa Egide Nkuranga président wa IBUKA. Twaje kumenya ko Yves Kamuronsi ari inshuti ya Egide Nkuranga, bakaba ngo banakomoka (batuye) hamwe ku Kicukiro mu Kagarama. 

Bamwe mu nkoramutima za Dr Fabien, barimo na Egide Nkuranga, ngo bagiye bakwiza amakuru kuva mu ikubitiro bavuga ngo: “Yves ni umuntu w’umusinzi, umugore batandukanye yamutesheje umutwe”. Ibi bikaba bigaragaza ko Egide yarimo akingira ikibaba Yves Kamuronsi.

Nyamara ikigaragara mu buhamya bwatanzwe n’umukozi wo mu rugo wa Yves ni uko, igihe agonga Yves yari yavuye iwe mu rukerera isakumi za mugitondo  kandi yaraye iwe. Ntabwo yari yaraye mu kabari nk’uko bivugwa n’abunganizi be. Umukozi wo mu rugo yavuze ko  muri icyo gitondo Yves yageze mu rugo, amaze kumusaba koza imodoka, ngo atangira kunywa inzoga z’amoko atandukanye.

Ikindi abantu bibazaho cyane ni uko akabari abamwunganira bavuze ko Yves yari avuyemo kari  ku kure y’iwe, hakurikijwe igipimo cy’inzoga bavuga bamusanzemo, umuntu yakwibaza ukuntu yavuye Kacyiru akagonga bwa mbere ageze Gacuriro, yamara kugonga akagenda mu modoka igendera ku iringi, yasinze akagera iwe akinjira mu gipangu neza nta nkonyi yongeye kugira.

Twabibutsa ko yari yabanje kuvuga ko atari we wari utwaye iyo modoka yagonze. Ibimenyetso bigaragaza ko iyo mpanuka yari kuri gahunda ni byinshi, ibyo umuntu yakwibaza ni byinshi. Imyitwarire ya Yves amaze kugonga nko guhakana ko ari we wari utwaye imodoka no kunywa inzoga mu gitondo cya kare, nk’uko bivugwa n’umukozi we ni kimwe mu bimenyetso byerekana ko yari amaze gukora ibara.

Naho kubyo umuntu wumvise iyi nkuru ijyanye no guha ubutabera umuryango wa Dr Twagiramungu wese yibaza kuki urubanza rwapfundikiwe hitabye uruhande rumwe gusa?

Mu rubanza havuzwe ko Yves yagonze icyapa ko we atagonze umuntu ko nta n’uwo yabonye none se umuntu ugonze icyapa cyo ku muhanda yunganirwa n’abunganizi 6 kandi umwunganizi w’umuryango wa Dr Fabien agahezwa mu rubanza?

Igiteye kwibaza na none  kuri uru rupfu rwa Dr Twagiramungu ni amagambo yavuzwe na Perezida wa Ibuka  Egide Nkuranga ubwo yitanguranywe akavuga ngo abanyacyangugu bazica umufasha wa Dr Fabien. Ese iyi mvugo ihishe iki,irasasira iki? Aho si amaraso agiye kumeneke na none bikamera nk’ibyo kwa Sebulikoko, igihe umukwe wabo Victor yicwaga nyuma n’umugore we Kagaju akicwa bagasiga abana b’imfubyi?

Niba procureur wa Gasabo ari umufasha wa Egide Nkuranga ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Dr Twagiramungu Fabien aho ubutabera buzashobora gukora butabogamye?

Egide Nkuranga na Dr Fabien Twagiramungu

Havuzwe ko abantu baba barishe Dr Fabien Twagiramungu babitewe n’ishyari,  twashatse kumenya inkomoka y’iryo shari ndengakarere, ibyo twumvise biteye ubwoba. 

Ngo Nyakwigendera Dr Fabien Twagiramungu yahaga akazi Egide Nkuranga mu binjyanye no Kurengera ibidukikije , nyamara ngo Nkuranga we yamenya ahari akazi ka consultance mu bijyanye no Kurengera ibidukikije ntabimenyeshe Dr Twagiramungu.

Urugero twabaha twumvise amakuru y’isoko EWSA yigeze guhamagarira abahanga mu bijyanye na environnement, bamwe mu bari mu rugaga rw’ibijyanye n’ibidukikikije barimo Egide Nkuranga barasubiza; ngo abantu bari bashinzwe kwakira amadosiye babonye abakoze soumission ntibabonyemo Dr Fabien nibwo bamubajije impamvu atatanze candidature asobanura ko atabimenye.

 Biratangaje rero ko atamenye iryo soko kandi inshuti ye magara Egide yari abizi, ikimenyimenyi we yari yatanze candidature atarigeze abwira inshuti ye Dr Fabien. Aho Dr Fabien yabimenyeye nawe yakoze soumission aba ariwe utsindira iryo soko rya EWASA, ngo umunsi wo kumenya uwegukanye iryo soko, Egide yatangajwe no kubona Dr Fabien ariwe waryegukanye kandi yari yarabimuhishe. 

Nkuranga yari azi neza ko ariwe uzaryegukana yari azi ko nabimubwira bakajyana mu irushanwa Dr Fabien azatsindira iryo soko kuko yari azi neza ko amurusha ubumenyi. Iyi nkuru tuyikesha bamwe mu banyarwanda bari mu rugaga rw’abakora mu byerekeranye n’ibidukikije.

Ngo hari n’irindi soko rikomeye ryo muri RAMA ryongereye ishyari .

Twamenye  kandi ko ngo yagenzuraga ubuzima bwa Dr Fabien, ngo yaba yaragaragaye asura rwihishwa chantier y’inzu Dr Fabien yari yujuje.  Ngo mbere y’uko iyo nzu yuzura Nkuranga yajyaga aza akabara ibyumba by’iyo nzu, akanareba aho igeze atari kumwe na bene yo. Aya makuru yatanzwe na bamwe mu bakozi bubatse iyo nzu bamubonaga, ngo iteka yazaga ari uko Dr Fabien cyangwa umufasha we bahavuye.

Abantu bibaza aho Dr Fabien akuraga amafaranga 

Ubutunzi bwa Dr Fabien bwagaragariraga buri wese ku maso niyo mpamvu abantu bibazaga aho buturuka.

Kuba yaratsindiraga amasoko akomeye no kuba yari umunyamurava, byamugejeje ku rwego rw’ubutunzi bugaragara. Urugero isoko rya EWSA ryamwinjirije atari make, isoko rya minisiteri y’ibidukikije ryo kubarura ibishanga ryamwinjirije agatubutse nk’uko abanyarwanda bakunze kuvuga. Hari kandi andi masoko menshi yatsindiye tutarondoye n’ayo tutamenye.

Bamwe mu bakozi ba “2 shots club” batubwiye ko Dr Fabien ari we wari ufitemo umugabane munini kandi ngo ako kabari nako kinjizaga atari make mu mufuka wa Dr Fabien dore ko yari ku isonga mu kugakorera buri munsi. Ikindi aba bakozi batubwiye, bemeza ko Dr Twagiramungu yazize ishyari yagiriwe na bamwe mu nshuti ze za hafi babonaga muri ako akabari.

Dr Fabien Twagiramungu ababanye nawe batubwiye ko yari umuntu uzi gushaka amafaranga ndetse akamenya no kuzigama cyane kandi agafatanya n’umuryango we.

Amakuru twakusanyije ashyira Egide Nkuranga mu majwi kandi abatubwiye amakuru y’urupfu rwa Dr Fabien Twagiramungu bagusha ku ishyari yagiriwe na bamwe mu nshuti ze. Kuki Egide Nkuranga ngo agenda avuga ko Dr Fabien yishwe na Leta kandi nta kimenyetso atanga cy’uko yatumwe na Leta?

Tuzakomeza gukurikiranira hafi inkuru y’uru rupfu rwa Dr Fabien Twagiramungu, dore ko ngo no mu butabera ikomeje kuba agatereranzamba nk’uko twabibabwiye muri iyi nyandiko.

Biracyaza….

Byaruhanga Wilson


Rwanda: Izimira rya GAKIRE Fidéle, ido n’ido

“Icyo mwantoreye ni ukugira ngo nteze imbere Sena, ntabwo mwantoreye ngo njye nyiyobora ndi mu gitanda.” Dr Iyamuremye Augustin

SUBIZA INEZA WAGIRIWE/ Bamukunde Aimée

$
0
0

Ni kuwa gatandatu tariki ya 17/12/2022, i Buruseli mu Bubiligi, mu gitaramo cy’ineza hamwe na Fondation Bamukunde . Ni rue Vanderveken 36, 1083 GANSHOREN, guhera saa kumi n’mwe z’umugoroba.

Bamukunde Aimée aratugezaho impamvu n’igituma barateguye uyu muhuro w’ineza ni igitaramo Nkusanyankunga.

Aimée Bamukunde ngo inzirandende arayizi, akiri ikibondo, ari umwana muto utari mutoya. Ngo ingorane z’umwana utiga arazizi.

Bamukunde yanze kuba gito, yanze kwiherera ngo yihererane agahinda aterwa no kumva ko hari abana b’impunzi batiga.

None arasaba umuntu wese kugira ubuntu bagafatanya kwishyurira amashuri abana b’impunzi z’abanyarwanda bari hirya no hino mu bihugu nka ZAMBIYA, CONGO BRAZAVILLE na CAMEROUN, ati Subiza ineza wagiriwe.

Uyu Bamukunde Aimée azi neza kandi azirikana cyane ko Uburere buruta ubuvuke, ari nayo mpamvu mu kiganiro cyose twagiranye agaruka buri gihe ku uburere.

Bamukunde ati « Bamukunde ni izina ryanjye niswe na Data na Mama ariko Bamukunde mvuga muri fondation Bamukunde ni umwana w’impunzi uwo ari we wese , aho ari hose .

« Subiza ineza wagiriwe », Umusaruro wo muri uwo mugoroba w’ineza ni uwo gufasha abo bana b’impunzi kwishyura amashuri, abana uyu Bamukunde avuga ko isi yose yabibagiwe, ngo yewe na rya shami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi HCR ntiribageraho.

Natwe tuti : Nimuze, nimuze, Fondation Bamukunde irabakeneye mu burere bw’abana b’impunzi.

Nkaba mbasuhuza mwese mwese mwumva ururimi rw’Ikinyarwanda ,na mwe mweseeee muri mu nkambi z’impunzi hirya no hino ku isi, namwe mukunze kutwandikira mudutashya kandi mutubwira ko munezezwa n’ibiganiro tubagezaho.

Turabashimira gushima kandi natwe gahunda ni yayindi ndetse n’intero ni yayindi « Muze mufate ikondera libre mufate ijambo, mwigizeyo ubwoba n’ubucakara turi kumwe iteka ». Uyu ni umwanya wa Bamukunde Aimée muri iki kiganiro mwateguriwe kandi mugiye kugezwaho nanjye Vestina Umugwaneza.

Bruxelles 03 /12/2022

IKONDERA LIBRE

Ugira “ineza” ukayisanga imbere?

$
0
0

Mu rwego rwo kumurika igitaramo nkunsanya nkunga ” Subiza ineza wagiriwe” cyateguwe n’umuryango Fondation Bamukunde, Aimée Bamukunde araganira n’abatumirwa Ganishya na Claudine ku insanganyamatsiko igira iti “Ugira ineza ukayisanga imbere”. Muze mwese tubiganire. Tutabashimiye

FPR-INKOTANYI yananiwe gushyiraho Leta igendera ku mategeko n’imiyoborere myiza

$
0
0

Mu myaka 28 imaze ku butegetsi, FPR-INKOTANYI yananiwe gushyiraho Leta igendera ku mategeko n’imiyoborere myiza, yubahiriza itandukana n’iyuzuzanya ry’inzego z’ubutegetsi.

 Kuva u Rwanda rwabaho, rwayobowe n’ingoma z’ubutegetsi bw’igitugu. Haba mu gihe cy’ingoma ya Cyami, iya Gikolonize n’iya Repubulika, Abanyarwanda bakomeje kwicwa no kuvutswa uburenganzira bwabo. Impinduramatwara zo muri 1959, 1973 no muri 1994 ntabwo zakemuye iki kibazo ahubwo zisasiye Abanyarwanda batagira ingano abandi barameneshwa. Ubutegetsi bukomoka kuri izi mpinduramatwara ntibwashoboye guhumuriza Abanyarwanda, ahubwo bwakomeje kubategekesha igitugu kivanze n’iterabwoba, politiki y’umususu no kubiba amacakubiri hagati y’Abahutu n’Abatutsi. Abatwa bo basa n’abibagiranye.

Ikibazo cy’Abahutu n’Abatutsi cyakunze kwifashishwa kugira ngo agatsiko kari ku butegetsi kabugumeho hakoreshejwe inzira zose zirimo no gutsemba abo mu bundi bwoko cyangwa mu bwoko bw’ako gatsiko ariko batavuga rumwe na ko. Ibi byakajije umurego mu gihe cy’amahano y’itsembabwoko n’itsembatsemba yatangiranye n’intambara y’Ukwakira 1990, agakaza umurego muri 1994, ndetse agakomereza mu gihugu gituranyi cya Kongo kuva mu myaka ya 1996-1998. Muri aya mahano, nta muryango nyarwanda n’umwe utarapfushije kuko utarabuze umwana, umubyeyi cyangwa umuvandimwe, wabuze inshuti cyangwa abaturanyi.

Umuyobozi ubereye u Rwanda ni uzashishikazwa no gukemura burundu ikibazo cy’amacakubiri hagati y’Abanyarwanda, agamije mbere na mbere guhumuriza Abanyarwanda bose atavanguye kugira ngo bicarane basase inzobe, baganire nta guca iruhande ku bibazo byose byabateye isubiranamo kandi bafate ingamba zo kubaka igihugu kigendera ku mategeko, cyubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ukwishyira ukizana, ubutabera, ukuri n’umubano mwiza n’ibihugu by’abaturanyi.

TWIZERIMANA Dalila

FPR-Inkotanyi imaze imyaka 28 ku butegetsi mu Rwanda ariko kugeza ubu yananiwe gushyiraho Leta yubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu kandi igamije guteza imbere imiyoborere myiza ishingiye ku itandukana n’iyuzuzanya ry’inzego z’ubutegetsi, kurinda ubusugire bw’abantu n’imitungo hashyirwaho inzego z’ubuyobozi ziboneye buri Munyarwanda n’ubutabera bwigenga kandi bukorera rubanda.

Mu butegetsi bwa FPR-Inkotanyi, biragaragara ko ubutabera butabaho, bwamizwe n’ubutegetsi nyubahirizategeko na bwo bwihariwe n’umuntu umwe rukumbi, Perezida Paul Kagame. Ibi byatumye ubutabera buhinduka igikoresho cyo kunyonga ukuri, kwikiza no kumvisha abanze kumukomera amashyi.

Ubutegetsi nshingamategeko nabwo ntabubaho. Hari agatsiko kashyizweho n’ishyaka rya FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi mu nyungu zaryo bwite, gashyiraho amategeko akarengera mu bibi gakorera Abanyarwanda, bikitwa ko abaturage bahagarariwe n’intumwa bitoreye kandi ari ikinyoma cyambaye ubusa. Birakwiye ko Abanyarwanda bahabwa uburenganzira bwabo bwo kwitorera mu buryo butaziguye ababahagararira mu Nteko ishinga amategeko aho gukomeza gufatwa nk’impumyi.

Ubutegetsi nyubahirizategeko bwihariwe na Perezida wa Repubulika wenyine kandi na we atubahiriza na gato amategeko yasinye. Ibi byatumye yimika politiki ya gashozantambara mu bihugu bituranyi aho kubana neza n’ibihugu bituranyi, cyane cyane Leta ya Kongo-Kinshasa.

Nta Munyarwanda ukunda igihugu washyigikira intambara z’urudaca igihugu cyacu kimazemo imyaka isaga mirongo itatu. Izi ntambara zarushijeho gushyamiranya Abanyarwanda ubwabo, Abanyarwanda n’Abakongomani none zirasatira n’Abarundi. Izi ntambara kandi uretse kuba zimena amaraso y’inzirakarengane zitikiriramo umutungo w’igihugu utagira ingano wagombye kuzamura Abanyarwanda bugarijwe n’ubukene. Ntabwo igihugu cyacu cyatera imbere, ngo abagituye bahumurizwe mu gihe gihora gipfusha abana bacyo mu ntambara zitari ngombwa, zidafite impamvu kandi zitarengera inyungu rusange z’Abanyarwanda.

Nongeye gushimangira ko nta muryango nyarwanda utarakozwe mu nda n’amateka y’igihugu cyacu yaranzwe n’amahano ndengakamere arimo intambara, itsembabwoko n’itsembatsemba, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Ningombwa ko habaho ibiganiro byaguye bizahuza Abanyarwanda b’ingeri zose, kugira ngo dusase inzobe ku mateka yacu. Bityo ukuri ku mahano yokamye u Rwanda kujye ahagaragara ikinyoma gikubitirwe ahashashe, ukuri n’ubutabere bihabwe intebe, imibanire myiza mu banyarwanda isakare, twomore ibikomere biri mu mitima ya bo, twimike urukundo, ubworoherane n’imbabazi

Politiki yo kwihimuranaho no kwitana bamwana ituma igihugu cyacu gihora muri gatebegatoki ishingiye ku kuba uwatsinze, akenshi abanje kumena amaraso, atihanganira na rimwe gusangira ubutegetsi n’abo atsinze, ahubwo agashishikarira kubagaraguza agati no kubica urubozo, iyi politiki ikwiye gucika burundu mu Rwanda, tugaharanira ubwiyunge nyakuri hagati y’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa bagize igihugu cyacu. Tukarwanya twivuye inyuma ikoreshwa ry’ubucamanza mu nyungu za politiki, ifungwa ry’urudaca ridakurikije amategeko, kwivanga mu murimo w’ubucamanza kw’inzego nyubahirizategeko n’iz’ishyaka riri ku butegetsi.

Yanditswe na TWIZERIMANA Dalila ku wa 11/12/2022

Viewing all 10365 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>