Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10370 articles
Browse latest View live

Abaturage batatu bapfuye mu gutera no gutwika imodoka za MONUSCO hafi y’umujyi wa Goma

$
0
0

Abaturage batatu bapfuye mu gitero cyibasiye uruhererekane rw’imodoka z’ingabo za ONU kuwa kabiri nimugoroba ahitwa Munigi muri 7Km mu majyaruguru uvuye i Goma.

Ingabo za MONUSCO zatangaje ko aba baturage bateze uruhererekane rw’imodoka za MONUSCO zari zivuye i Kiwanja “bashyize amabuye manini”mu muhanda ubwo izi modoka zariho zerekeza i Goma, bagatwika enye muri zo.

Iryo tangazo rivuga ko aba baturage batangiye kwigabiza izi modoka “bazisahura” abasirikare ba MONUSCO nabo bagerageza kuzirinda, “muri uko gushyamirana” hapfuye abaturage batatu.

Bamwe mu babonye ibyabaye bavuga ko abasirikare ba MONUSCO barashe amasasu nyayo kuri aba baturage bariho basahura ibiri muri izo modoka.

MONUSCO ivuga ko izo modoka zari zashyiriye ubufasha abantu bavuye mu byabo kubera imirwano zigarutse i Goma.

Abaturage muri aka gace bamaze iminsi bigaragambya bamagana ingabo z’ibihugu by’akarere ka Africa y’Iburasirazuba (EACRF), hamwe n’ingabo za MONUSCO, zose bashinja kunanirwa kugarura amahoro.

Imyigaragambyo mu mujyi wa Goma yabayemo ibikorwa byo gusenya no gusahura byaguyemo abantu nibura babiri. Umutwe wa M23 uvuga ko ibi byibasiye ibikorwa by’Abatutsi b’Abanyecongo.

MONUSCO yatangaje ko iperereza izakorana n’abategetsi ba DRC ari ryo “rizerekana ibyabaye kuri izi mfu zibabaje”.

BBC


Paul Kagame Arashinja Tshisekedi Kudaha Agaciro Imyanzuro y’Abayobozi b’Akarere

$
0
0

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame arashinja umuryango mpuzamahanga kunanirwa gukemura ibibazo by’umutekano muke n’intambara zo mu burasirazuba bwa Kongo.

Ibi perezida w’u Rwanda yabigarutseho mu kiganiro yaraye agiranye n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ku mugoroba w’uyu wa gatatu.

Muri iki kiganiro ngarukamwaka kiba kigamije kwifuriza abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda umwaka mushya, Perezida Kagame yibanze ahanini ku ntambara n’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Kongo.

By’umwihariko ku ntambara y’umutwe wa M23 u Rwanda yateje umwuka mubi hagati y’igihugu ayoboye na Kongo, umukuru w’u Rwanda yavuze ko iki ari ikibazo gikomeza kugenda kigaruka, ariko ntihashakwe igisubizo nyacyo. Yagize ati:

“Ikibazo kiri hagati yacu u Rwanda na Kongo n’ibibera mu burasirazuba bwa Kongo tukimazemo imyaka irenga 20. Kandi ibintu bikomeza kuba nk’ibyo dufite uyu munsi, bisa nk’aho byongera bigaruka nka nyuma ya buri myaka itanu, kandi bikaza bisa nk’ibyabaye mbere. Nk’ikibazo gihari none, cyari cyabaye mu myaka 10 ishize muw’2012. Kikitabwaho mu buryo bunyuranye, ariko byose birasa.”

Perezida Kagame yanenze umusaruro w’ubutumwa bwa LONI muri iki gihugu gituranyi, yavuze ko butwara amamiliyari y’amadolari ariko nta gifatika bugeraho.

“Nibwiraga ko buriya butumwa bwashyizweho ngo bugerageze gukemura bimwe mu bibazo biri muri kiriya gihugu; bigakorwa ku nyungu za kiriya gihugu, ariko no ku nyungu z’ibihugu bituranyi bigiraho ingaruka. Ariko ibyo ntabiba. Nk’uko nababwiye, ibyabaye muw’2012 byongeye kwisubiramo muw’2022. Kandi turacyakomeje! None, ni ikihe kibazo turimo gukemura mu by’ukuri nk’umuryango mpuzamahanga, u Rwanda rubereye agace gatoya cyane mu biwugize? Ni iki tugamije kugeraho?”

Mu gihe byinshi mu bihugu bikomeye byagiye bihamagarira u Rwanda guhagarika inkunga rushinjwa gutera inyeshyamba za M23 mu ntambara zihanganyemo n’igisirikare cya leta ya Kongo, umukuru w’u Rwanda yashinje ibyo bihugu kwirengagiza ukuri nkana kubera inyungu byaba bikurikiranye muri Kongo.

Perezida Kagame akavuga ko gusohora amatangazo yamagana u Rwanda bisa n’ibyambura leta ya Kongo inshingano zo gushaka umuti w’ibibazo bikazihirikira ku gihugu cye.

Aha kandi akaba yashinje mugenzi we Felix Tshisekedi wa Kongo guhindura imvugo no kwisubiraho ku masezerano agirana n’abandi bategetsi bagenzi be. Yagize ati:

“Uyu muntu yagiye yanga kubahiriza amasezerano menshi yagiranye n’abantu; none wowe wibwira ko hari icyo azubahiriza ku byo mwavuganye? Harimo yewe n’ubushize ubwo twari i Bujumbura, twaraganiriye, yari ahari hamwe n’aba hafi ye; ari mu biganiro atanga ibitekerezo, twandika itangazo, tumenyesha abantu ibyo twaganiriye, n’igikurikiraho. Itangazo ryarasomwe, ariko ku munsi wakurikiyeho, itangazo ririvuguruza risomerwa i Kinshasa!”

Ku itangazo ryasohotse nyuma y’inama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere iheruka kubera i Bujumbura mu Burundi, leta ya Kongo ivuga ko ibirikubiyemo itabyemera kandi n’umukuru wayo atarisinye. Yo ivuga ko amasezerano yemera ari aya Luanda.

Ku birego by’uko u Rwanda rwaba rufite abasirikare cyangwa hari ibyo rukora mu gihugu gituranyi cya Kongo naho, Perezida Kagame ati:

“Mbwira abantu ngo na mbere y’uko ubona igisubizo cyanjye ku cyo twaba dukora muri Kongo, niba tunahari cyangwa tudahari, wakabaye unsubiza kubera iki iki kibazo gihari! Kubera iki uwo ari we wese yarasa amabombe akayambutsa umupaka akatwicira abaturage? Kubera iki FDLR mu kwa 11 kwa 2019 yambutse umupaka ikatwicira abaturage mu Kinigi n’ahandi? Wakabaye unsubiza impamvu y’ibyo! Sindimo no kugusaba kuza ngo umfashe gukemura icyo kibazo; niba bambutse umupaka turabyikemurira. Ariko se kubera iki tutakemurira icyo kibazo aho giturika? Bisa nk’aho iyo ikibazo cya FDLR kijemo, iyo bambajije nkazamura ikibazo cya FDLR basa nk’abashatse guhunga icyo kibazo!”

Ibihugu by’u Rwanda na Kongo bikomeza gushinjanya gushyigikira inyeshyamba zihungabanya umutekano wa buri ruhande, u Rwanda rushinjwa gushyigikira M23, narwo rugashinja Kongo gushyigikira FDLR. Ni ibirego impande zombi zihakana.

VOA

Dukeneye Leta ikora ibikorwa ntibagume muri ngo “Twageze kuri ibi”

Congo – Rwanda: Ingabo z’ibihugu byombi ‘zarasanye’ ku mupaka wa Rusizi

$
0
0

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu abasirikare bari hagati ya 12 na 14 ba DR Congo binjiye mu mwanya wo hagati y’umupaka w’ibihugu byombi wa Rusizi/Ruzizi bakarasa ku ruhande rw’u Rwanda.

Abavugizi ba gisirikare mu ntara ya Kivu y’epfo ya DR Congo babwiye BBC Gahuzamiryango ko ingabo zabo zitateye iz’u Rwanda.

Itangazo ry’igisirikare cy’u Rwanda rivuga ko ibyo byabaye saa 4h30 z’igitondo ubwo ingabo za DR Congo zinjiraga mu mwanya wo hagati y’ibihugu byombi uba uri ku mupaka uzwi nka ‘No man’s land’.

Igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko cyasubije amasasu y’abo basirikare ba DR Congo “bagasubira inyuma” kandi ko nta muntu wo ku ruhande rw’ingabo z’u Rwanda wagize icyo aba.

Igisirikare cy’u Rwanda kandi ko ingabo za DRC zagarutse saa 5h54 maze “zigahanagura aho hantu”.

Lieutenant Marc Elongo uvugira ingabo za DR Congo muri Kivu y’Epfo yabwiye BBC ati: “Ayo makuru ntabwo ariyo.”

Umuvugizi wa ‘region’ ya 33 y’igisirikare cya RD Congo, Lieutenant-Colonel Dieudonné Kajibwami yabwiye BBC ko “tutigeze dutera ingabo z’u Rwanda”.

Ati: “Abankuriye mukanya barasohora itangazo niho uza kubona ibirambuye byose[ku byabaye]”.

Igisirikare cy’u Rwanda gisaba amatsinda y’ubugenzuzi ku bikorwa by’umutekano mucye ku mipaka y’ibi bigugu kuza agakora iperereza kuri “iki gikorwa cy’ubushotoranyi”.

Umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ukomeje gututumba mu gihe ubutegetsi bwa DR Congo bushinja ubw’u Rwanda gufasha umutwe wa M23.

M23 imaze kwigarurira 80% bya teritwari ya Rutshuru, nk’uko MONUSCO ibivuga, hamwe n’ibice bimwe bya teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu ya ruguru.

Biteganyijwe ko ba perezida b’ibi bihugu kuwa gatanu bazahurira i Addis Ababa hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu by’akarere kuganira kuri aya makimbirane, nk’uko ministiri w’ububanyi n’amahanga wa DR Congo aheruka kubitangariza abanyamakuru.

BBC

Urukiko Rwasheshe Urubanza rw’Umuryango wa Rwigara na COGEBANK

$
0
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, umucamanza mu rukiko rukuru rw’Ubucuruzi mu Rwanda yasibye mu bitabo by’inkiko urubanza rw’ubujurire uruganda rw’itabi rwa nyakwigendera Asinapol Rwigara rwaregagamo banki y’ubucuruzi COGEBANK.

Yafashe iki cyemezo nyuma yo kubona uruganda Premier Tobacco Company Ltd rudahagarariwe kandi ari rwo rwatanze ikirego rwaregeraga kwemeza ko rutabereyemo umwenda COGEBANK no gusaba gusubirana ibyangombwa by’imitungo yarwo.

Adeline Mukangemanyi Rwigara, umufasha wa nyakwigendera Rwigara Assinapol, aravuga ko azakomeza gukurikirana imitungo y’umuryango wa Assinapol Rwigara kugeza ku iherezo.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eric Bagiruwubusa yakurikiranye uby’urwo rubanza ategura inkuru irambuye ushobora kumva mu ijwi rye hano hepfo

Ingabo z’u Rwanda n’Iza Kongo Zarasaniye ku Mupaka wa Rusizi ya kabiri

$
0
0

Igisirikare cy’u Rwanda RDF cyakozanyijeho n’icya Kongo mu kurasana. Abaturiye umupaka wa Rusizi ya Kabiri mu Burengerazuba bw’u Rwanda ibyo byabereyeho bavuga ko kwamaze hafi igice cy’isaha mu masaha y’umuseso yo kuri uyu wa gatatu.

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko ibyo byaturutse ku itsinda ry’abasirikare ba Kongo binjiye mu gice cy’umupaka kitagira uruhande cyegukira bagatangira kurasa mu Rwanda.

Ukurikije ibitangazwa n’abaturiye uyu mupaka wa Rusizi ya kabiri ukoreshwa akenshi n’imodoka nini zitwara imizigo, uku kurasana kwaciye igikuba mu baturage ku buryo hari n’abahunze ingo zabo by’akanya gato.

Ubwo twageraga aha ku mupaka, wabonaga ko urujya n’uruza rukomeje ariko rw’abantu bakeya n’imodoka nkeya.

Abasanzwe bashakira amaramuko aha kuri Rusizi ya kabiri no hakurya i Bukavu, bavuga ko kuri uyu wa gatatu mu gitondo serivisi zo ku mipaka ku mpande zombi zabanje gutinda gutangira gutangwa, ariko nyuma ziza gusubukurwa.

Mu itangazo cyasohoye kuri uyu wa gatatu, igisirikare cy’u Rwanda -RDF cyavuze ko uko kurasana kwabaye ahagana isaa kumi n’igice z’igitondo cyo kuri uyu wa gatatu.

Kivuga ko intandaro y’uko gukozanyaho, ari abasirikare ba Kongo bari hagati ya 12 na 14 bavogereye agace katagira urunde kegukira aha ku mupaka, bagatangira kurasa ku ruhande rw’u Rwanda, hanyuma nacyo kikarasa mu kubishyura.

RDF ivuga ko nta musirikare wayo waguye cyangwa ngo akomerekere muri uku kurasana kwabereye ku mupaka. Iki gisirikare cy’u Rwanda kikavuga ko icya Kongo – FARDC cyaje kugaruka hanyuma “kigakubura aho ibyo byabereye.”

RDF igasoza ivuga ko yasabye itsinda rihuriweho n’ibihugu byo mu karere rishinzwe kugenzura imipaka kuza gukora iperereza kuri icyo gikorwa yise icy’ubushotoranyi.

Icyakora Repubulika ya Demukarasi ya Kongo iby’uko gukozanyaho kw’igisirikare cyayo n’icy’u Rwanda irabihakana, ikavuga ko ari ibinyoma byambaye ubusa.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Bwana Theo Ngwabidje Kasi utegeka intara ya Kivu y’Epfo yavuze ko inzego z’igisirikare n’igipolisi za Kongo zikorera ku mupaka wa Rusizi ya 2 zarasanye n’abajura ku ruhande rwa Kongo, ariko ntawarashe mu Rwanda.

Uyu mutegetsi avuga ko abo bajura bitwaje imbunda bageragezaga kwiba muri karitsiye yegereye uyu mupaka, bateshejwe ndetse umwe muri bo yarashwe akahagwa, habaka n’abandi batawe muri yombi.

Bwana Ngwabidje Kasi avuga ko nta musirikare n’umwe wa FARDC wageze mu gace katagira uruhande kegukira – zone neuter cyangwa ngo arase mu Rwanda.

Guverineri wa Kivu y’Epfo akavuga ko ibyo u Rwanda rurimo gukora, ari uguhimba ibinyoma rwigira inzirakarengane kugira ngo rushake impamvu yo gushoza intambara ku ntara ategeka nk’uko rurimo kubikora muri Kivu ya Ruguru.

Twagerageje kuvugisha Brigadiye Jenerali Ronald Rwivanga uvugira igisirikare cy’u Rwanda ku bijyanye n’ibyabaye ndetse n’ikirimo gukorwa, ariko ntibyadukundiye.

Inshuro twahamagaye telefoni ye ngendanwa ntiyitabwaga, n’ubutumwa twamwoherereje kugeza ubwo twatunganyaga iyi nkuru yari atarabusubiza.

Bamwe mu bakora ku binyabiziga byari bisanzwe birara aha ku mupaka ku ruhande rw’u Rwanda batubwiye ko bandikiwe ubutumwa bugufi bamenyeshwa ko batagomba kubiharaza iri joro.

Uku gukozanyaho hagati y’ibisirikare by’ibihugu byombi – u Rwanda na Kongo ku mupaka ibihuza kubaye mu gihe umwuka ukomeza kuba mubi hagati y’ibi bihugu bituranyi bishinjanya gushyigikira inyeshyamba zirwanya buri ruhande.

Kongo ishinja u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23 mu ruziha ibikoresho n’abarwanyi mu ntambara zihanganyemo n’igisirikare cyayo- FARDC mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

Ibyo ariko u Rwanda rurabihakana, ahubwo rugashinja Kongo gufasha inyeshyamba za FDLR zirwanya ubutetsi bwarwo.

Kugeza ubu umuhate w’ibihugu yaba ibyo mu karere no hanze yako mu kugerageza guhagarika intambara ishyamiranyije igisirikare cya leta ya Kongo na M23, hamwe no guhosha umwuka mubi yateje hagati y’ibi bihugu bituranyi, nta gifati uratanga.

VOA

Hatangijwe igikorwa cyo gufasha umuryango w’umunyamakuru John Williams Ntwali

$
0
0

Nyuma y’urupfu rw’umunyamakuru John Williams Ntwali mu buryo butunguranye kandi bukomeje kubamo amayobera, umwe mu banyamakuru bakoranye na John Williams Ntwali uba ku mugabane wa Amerika, Rubens Mukunzi yatangije afatanyije n’abandi banyamakuru b’abanyarwanda bakorera mu Rwanda no mu mahanga igikorwa cyo gufasha umuryango wasizwe n’umunyamakuru John Williams Ntwali.

Nk’uko amakuru The Rwandan yashoboye kubona abivuga ngo iki gikorwa ni nk’intangiriro kuko ubu harimo kwigwa n’imiryango y’abanyamakuru b’abanyarwanda bakorera cyangwa bahungiye mu mahanga uburyo habaho uburyo buhoraho bwo gufasha bagenzi babo b’abanyamakuru bari mu kaga mu Rwanda cyangwa mu buhungiro.

Abifuza kwitabira iki gikorwa cyo gufasha bakoresha uyu mushumi >>>>>

Rwanda: Abanyamakuru 2 baburiwe irengero

$
0
0

Umuryango w’umunyamakuru Jean Paul Nkundineza uvuga ko yabuze kuva kuwa mbere w’iki cyumweru kandi inzego zishinzwe iperereza ntacyo zirageraho mu kumushakisha.

Jean Paul Nkundineza ni umwe mu banyamakuru bazwi mu Rwanda, cyane cyane ku rubuga rwa YouTube Jalas Official TV aho atambutsa inkuru zijyanye n’ubutabera, n’imibereho y’abaturage.

Umwe mu bavandimwe be utifuje gutangazwa amazina yabwiye BBC Gahuzamiryango ati: “Twamubuze kuva ku itariki 13 z’uku kwezi ahagana mu ma saa saba z’amanywa kandi muri ayo masaha yari mu Kiyovu muri imwe muri Hotel zihari twizera ko haba hatekanye cyane.”

Yongeraho ati: “Birashoboka ko yari ari mu kazi kuko akunze gukorera ibiganiro muri iyo Hotel ibarizwa mu Kiyovu.”

Uyu muvandimwe we avuga ko bamenyesheje urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, iby’umuntu wabo wabuze, ati: “Ariko hashize iminsi ine dutegereje igisubizo cy’ibyavuye mu iperereza”.

BBC yagerageje kuvugisha urwego rwa RIB ariko ntibirashoboka kugeza ubu.

Umwe mu bakorana na Nkundineza yabwiye BBC ko “twamubuze kuwa mbere saa saba ari mu kazi kuri hotel iri mu Kiyovu”, ntiyifuje kurenzaho ibindi.

Vuba aha Nkundineza yakoze inkuru ku miryango yimuwe ku ngufu mu gace ka Kangondo na Kibiraro i Nyarutarama muri Kigali, inkuru y’ifungwa ry’uwahoze akuriye irushanwa rya Miss Rwanda waje kuba umwere, yanatangaje bwa mbere inkuru yavuzwe cyane mu minsi ishize y’umwana wamaze amezi afunze aregwa ko yafatanywe ibiyobyabwenge ari iwabo.

Amakuru atandukanye avuga ko Nkundineza yakuwe kuri iyo hotel n’abagabo bamutwaye mu modoka igaragara nk’iya gisivile.

Nkundineza afite imyaka 40, yakoze no ku binyamakuru Umuseke.rw, Radio Voice of Africa na Radio Isango Star.

Undi munyamakuru amaze ‘icyumweru kirenga abuze’

Abanyamakuru mu Rwanda bavuga ko mugenzi wabo Nuhu Bihibindi nawe amaze igihe kirenga icyumweru nta uzi aho aherereye.

Nuhu yashinze kandi akuriye ikinyamakuru cyandika kuri Internet Umuyoboro.rw, yakoreye kandi Radio ya kislamu y’i Kigali, Voice of Africa.

Ikinyamakuru DW kivuga ko “hashize icyumweru kirenga” Nuhu Bihibindi aburiwe irengero.

Abanyamakuru batifuje gutangazwa amazina baganiriye na BBC bavuga ko ibura ry’aba banyamakuru, kugeza ubu, ari inkuru zibateye ubwoba kandi batavugaho bisanzuye.

BBC


Rwanda: Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza wari wabuze yabonetse

$
0
0

Umuryango w’umunyamakuru Jean Paul Nkundineza uvuga ko yari yarabuze kuva kuwa mbere wemeje ko yabonetse mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu.

Nkundineza yabonetse nyuma y’iminsi ine abuze, amakuru arambuye kuho yari ari n’aho yabonetse ntaramenyekana neza kugeza ubu.

Umwe mu bavandimwe be yagize ati: “Turashimira Imana ko Jean Paul yamaze kuboneka, ubu ari murugo rwe na Madame.”

Kuri uyu wa gatanu umuvandimwe we utifuje gutangazwa amazina yabwiye BBC Gahuzamiryango ati: “Twamubuze kuva ku itariki 13 z’uku kwezi ahagana mu ma saa saba z’amanywa kandi muri ayo masaha yari mu Kiyovu muri imwe muri Hotel zihari twizera ko haba hatekanye cyane.”

Uyu muvandimwe we avuga ko bamenyesheje urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, iby’umuntu wabo wabuze, ati: “Ariko hashize iminsi ine dutegereje igisubizo cy’ibyavuye mu iperereza”.

BBC yari yagerageje kuvugisha urwego rwa RIB ariko ntibirashoboka kugeza ubu.

Umwe mu bakorana na Nkundineza nawe yari yabwiye BBC ko “twamubuze kuwa mbere saa saba ari mu kazi kuri hotel iri mu Kiyovu”, ntiyifuje kurenzaho ibindi.

Jean Paul Nkundineza ni umwe mu banyamakuru bazwi mu Rwanda, cyane cyane ku rubuga rwa YouTube Jalas Official TV aho atambutsa inkuru zijyanye n’ubutabera, n’imibereho y’abaturage.

BBC

Victoire Ingabire arasobanura ko guharanira uburenganzira bwawe bigusaba ikiguzi

Félix Namuhoranye yasimbuye Dan Munyuza ku buyobozi bwa Polisi y’u Rwanda

$
0
0

DICG Felix Namuhoranye yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu asimbuye IGP Dan Munyuza wayoboraga uru rwego guhera mu mwaka wa 2018.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, rivuga ko Perezida Kagame yashyizeho abandi bayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu.
Col Celestin Kanyamahanga, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo.
Ni mu gihe CP Vincent Sano yagizwe Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa bya Polisi, ari na zo nshingano DIGP Namuhoranye yakoraga nka Komiseri Mukuru Wungirije.

Dr Christopher Kayumba yagizwe umwere n’urukiko!

$
0
0

Umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge yatesheje agaciro ikirego cy’ubushinjacyaha ategeka ko umunyapolitiki Christopher Kayumba ahita arekurwa urubanza rukimara gusomwa. Ubushinjacyaha bumurega ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Mu cyemezo cy’umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge nta na hamwe yahaye agaciro ibimenyetso by’ubushinjacyaha bushingiraho burega Umunyapolitiki Christopher Kayumba ibyaha byo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha muri icyo cyaha.

Umucamanza yarasesenguye ategeka ko nta bimenyetso simusiga bigaragaza ko Bwana Kayumba yakoze ibyo byaha ku bantu batandukanye.

Ubushinjacyaha bumurega ko mu mwaka wa 2012 umukozi wo mu rugo Gorette Yankurije wari ufite imyaka 23 y’amavuko Kayumba yamusambanyije ku gahato ahamaze iminsi itatu , nyuma yo kumushuka ngo age kumukorera amasuku mu cyumba Shebuja yararagamo.

Ubushinjacyaha ku byaha byombi bwari bwasabiye Kayumba igifungo cy’imyaka 10 n’amezi atandatu muri gereza. Ubushinjacyaha bugashingira ku mvugo za Yankurije watekerereje uwari umuzamu kwa Kayumba Robert Nahayo ibyamubayeho.

Umuzamu akavuga ko Yankurije atari uwa mbere kuko ngo hari n’undi witwa Umulisa wasohotse mu nzu kwa Kayumba arira avuga ko nyina yamubyariye ubusa , umuzamu agakeka ko Kayumba yari amaze kumusambanya ku gahato.

Kayumba kandi ubushinjacyaha bwamuregaga ko mu 2017 yashatse gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato Ntarindwa Phiona Mutoni. Uyu icyo gihe yari umunyeshuli yigishije mu ishuli ry’itangazamakuru.

Akavuga ko yagiye gushaka uwari ukuriye iryo shuli Bwana Joseph Njuguna amubwira ko Kayumba yashatse kumusambanya ku gahato ubwo yashakaga ko yamufasha agakora imenyerezamwuga mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA.

Kayumba n’umwunganira mu mategeko Jean Bosco Ntirenganya Seif , bakavuga ko uretse amagambo masa, nta bindi bimenyetso ubushinjacyaha bushingiraho bumurega ibyaha. Bavuga ko hagombye kuba hagaragara raporo ya muganga yerekana niba koko uregwa yarakoze ibyaha

Urukiko rwanzuye ko ubuhamya bwa Yankurije budahagije kuko butafatwa nk’ikimenyetso cy’uko yasambanyijwe. Ubuhamya bw’uwari umuzamu kwa Kayumba nabwo umucamanza yabuteye utwatsi avuga ko bushingiye ku byo Yankurije yari yaramubwiye.

Ku bireba Phiona Muthoni urukiko rwavuze ko ubushinjacyaha bushingira ku buhamya bwa Yankurije na Nahayo Robert buvuga ko yashatse kongera gusambanya uwari umunyeshuli we mu ishuli ry’itangazamakuru.

Ubushinjacyaha bunashingira ku kuba Kayumba yaravuganaga n’uyu yigishije kuri telefone amurangira aho atuye ngo umumotari ahamugeze.

Rwavuze ko Phiona Muthoni ubwe yiyemereye ko nta bimenyetso afite bihagije ku byamubayeho. Kayumba akavuga ko yahisemo kubivuga nyuma y’imyaka ine bavugana. Kayumba akavuga ko iyo aba yarashatse kumusambanya ku gahato yashoboraga kumuregera ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bukamufatira ibihano bishingiye ku myitwarire.

Rushingiye ku ngingo z’amategeko, urukiko rwavuze ko ubuhamya bwa Yankurije na Nahayo bavuga ko Kayumba yashatse kongera gusambanya Yankurije undi agasohoka akamwihisha inyuma y’imodoka mu ijoro bitaribushoboke. Umucamanza yavuze ko n’ibikorwa bagaragaza ntaho bihurira n’ibiteganywa n’amategeko.

Ku bivugwa n’ubushinjacyaha ku cyaha cy’ubwinjiracyaha mu gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato kuri Phiona Muthoni, urukiko rwasanze nta bimenyetso bidashidikanywaho byemeza ko yakoze iki cyaha. “Kuvugana na Ntarindwa Phiona Muthoni kuri telefone ubwa byo si ikimenyetso cy’uko Kayumba yashatse kumusambanya ku gahato.” Uko ni ko urukiko rwanzuye.

Nyuma y’iryo sesengura umucamanza yanzuye ko nta bimenyetso ko Kayumba yasambanyije ku gahato Gorette Yankurije wamukoreraga mu rugo. Yanzuye kandi ko ibimenyetso by’ubushinjacyaha kuri Phiona Muthoni Ntarindwa wari umunyeshuli wa Kayumba muri Kaminuza y’u Rwanda bibumbatiye ugushidikanya. Itegeko rikavuga ko ugushidikanya k’ubushinjacyaha kurengera uregwa.

Umucamanza yahise atangaza ko urukiko rwanze ikirego cy’ubushinjacyaha kandi ko Kayumba atsinze urubanza yaburanaga. Umucamanza yategetse ko Kayumba agomba guhita arekurwa urubanza rukimara gusomwa.

Ni urubanza rwakurikiranwe n’abantu bake barimo itangazamakuru n’umunyamategeko Jean Bosco Ntirenganya Seif wunganira Christopher Kayumba. Iki cyemezo cy’urukiko uku ni ko yacyakiriye.

Igihe Radio Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru yayitangazaga ntabwo hari hakamenyekanye niba ubushinjacyaha bwatsinzwe muri uru rubanza buzemera icyemezo cy’urukiko uko kiri cyangwa se niba buzajurira. Radio Ijwi ry’Amerika yahamagaye Bwana Faustin Nkusi uvugira uru rwego ariko ntiyitabye kuri telefone ye ngendanwa.

Mu mwaka ushize wa 2021 ni bwo Umunyapolitiki Christopher Kayumba yafashwe arafungwa aregwa ibyaha yagizweho umwere. Akavuga ko byakurikiye ishyaka rya politiki yari amaze gushinga mu kwezi kwa Gatatu 2021 Rwandese Platform for Democracy riharanira kwimakaza demokarasi mu Rwanda. Akavuga ko nyuma yo gutangiza iryo shyaka yakunze kuburirwa n’abantu bakomeye mu butegetsi ko yakwiye guhamagaza itangazamakuru akitandukanya na ryo.

Bwari ku nshuro ya Kabiri Kayumba afungwa kuko na mbere y’aho yafunzwe umwaka azira gushaka guteza umutekano muke ku kibuga mpuzamanga cy’indege cya Kigali. Nyir’ubwite nab wo akavuga ko yafungiwe ubusa.

VOA

Victoire Ingabire ati bareke kuba abategetsi,batubere abayobozi. Bacike k’umuco wo kurandura imyaka

Umunyemari Mironko araye muri Gereza ya Mageragere!

$
0
0

Mironko Francois Xavier, usanzwe ari umushoramari mu nganda yakatiwe n’urukiko rw’ikirenga gufungwa imyaka ibiri ariko agasubikirwa umwaka umwe n’amezi icyenda nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutuka urukiko.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Intego dukesha iyi nkuru ngo icyaha yagihamijwe kuri uyu wa 22 Gahyantare 2023 n’urukiko ruhita runamukatira gufungwa amezi atatu. iki cyaha gikomoka ku kuba Mironko yarandikiye urukiko rw’ikirenga arumenyesha ko ibyemezo yafatiwe n’inteko iburanisha mu rubanza yaburanaga byabaga bibogamye, ibi kandi yanabisubiyemo kuri uyu wa gatatu ubwo yari yagarutse kuburana bikanavugwa ko hari ibyemezo by’urukiko yanze gushyira mu bikorwa.

Amakuru y’abegereye Mironko avuga ko urukiko rwahise rutangira kwiga ku magambo ya Mironko bareba niba atagize icyaha cyo gutuka urukiko mu gihe cy’iburanisha.

Aba begereye Mironko bavuga ko amagambo ashinjwa ari ayo yavuze mu iburanisha ryabanje yongera no kuyasubiramo mu iburanisha ry’uyu munsi aho avuga ko arenganywa n’urukiko kuko abona urukiko rufata ibyemezo bibogamye nk’uko rumaze iminsi rubikora. Aya magambo ngo urukiko rwayafashe nk’arwandagaza anarutesha agaciro mu gihe cy’iburanisha

Abo mu muryango wa Mironko n’inshuti ze batunguwe n’iki cyemezo cy’urukiko bavuga ko batunguwe no kuba iki ari icyaha kuko we yavuze ibi asa n’ushaka kurenganurwa ari nabyo byari byatumye agana inkiko.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona avuga ko Mironko yarangije kugezwa muri Gereza ya Mageragere.

 

Isesengura ku ifungwa rya Mironko

$
0
0

Urukiko rw’ikirenga rw’u Rwanda ejo bundi kuwa Gatatu rwafashe icyemezo cyo gufunga umunyemari w’umunyarwanda, bwana Francois Xavier Mironko, imyaka ibiri.

Muri iyo, umwaka umwe n’amezi icyenda bikagirwa igihe gisubitswe, bivuze ko yategetswe gufungwa amezi atatu. Nk’uko abakurikiraniye urwo rubanza hafi, batifuje kuvuga batubwiye, mu byo Mironko yaba yarazize harimo ko yaba yarabwiye urukiko ko ari mu karengane kuko urukiko rufata ibyemezo bibogamye kandi rwabikoze kenshi.

Urukiko ruvuga ko Mironko yarusuzuguye mu nyandiko no mu magambo. Ejo Mironko yari yitabye urwo rukiko kugirango aburane urubanza rufitanye isano n’imitungo ye.

Mugenzi wacu Venuste Nshimiyimana amaze kuvugana na bwana Valentin Akayezu Muhumuza, impuguke mu by’amategeko, wabaye umucamanza mu Rwanda igihe cy’imyaka icyenda, kandi yigisha n’amategeko muri kaminuza. Valentin Umuhumuza ubu uri mu Buholandi, aratangira asobanura icyo amategeko yaba areba icyo gihano ateganya.

VOA


Twigire ku bigugu by’amateka: Padiri Mutarambirwa

Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza arashinja inzego z’iperereza kumushimuta!

Inama y’Umushyikirano ya 18: Kagame avuga ko hari abayobozi bagiye mu bikorwa bimeze nka Tombola

$
0
0

Kuri uyu wa mbere mu Rwanda hatangiye inama y’umushyikirano ya 18 yitabiriwe n’abantu barenga 2000.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame watangije iyo nama yanenze abayobozi batita ku byo bashinzwe ahubwo bakigira mu bibafitiye inyungu ndetse n’ibikorwa yise ko bimeze nka Tombola.

Ijambo rya Perezida Paul Kagame risoza inama y’Igihugu y’Umushyikirano

U Rwanda ngo rutuwe na 13,246,394

Viewing all 10370 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>