Ikiganiro cya Perezida Kagame n’abanyamakuru tariki ya 1 Werurwe 2023
Perezida Kagame yavuze ku bivugwa ko Congo yaba yitegura gutera u Rwanda
Kagame: “Gufata Kivu y’amajyaruguru byaba ari nk’ubusazi”
Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yongeye guhakana ko nta ruhare igisirikare cye gifite mu ntambara zibera mu burasirazuba bwa Congo.
Ahubwo yatunze agatoki ubutegetsi bwa Congo yavuze ko bukomeje gushyigikira umutwe wa FDLR urwanya u Rwanda gisirikare.
Hari mu kiganiro n’abanyamakuru mu mujyi wa Kigali cyabaye ahanini mu rurimi rw’Icyongereza kikaba kitabiriwe ku buryo butamenyerewe n’abanyamakuru bo mu bihugu by’Africa nka Zimbabwe, Cameroun, Congo-Brazaville na Kenya.
Muri icyo kiganiro, Paul Kagame yahakanye ibiherutse gutangazwa n’umukuru wa Congo ko umuturanyi (u Rwanda) ashaka kwigarurira ibice bitandukanye mu burasirazuba kugira ngo akomeze gusahura ubutunzi bwayo.
Paul Kagame yavuze ko nta mugambi nk’uyu u Rwanda rufite kandi ko byaba ari nk’ubusazi gukora ikintu nk’icyo.
Yongeye ahubwo gushinja Congo gushyigikira umutwe wa FDLR u Rwanda rwita uw’iterabwoba.
Perezida Kagame yagize icyo avuga no ku ntambara imaze iminsi ivugwa hagati y’ibihugu byombi.
Hari abibaza ko Republika ya Demokarasi ya Congo ishobora kugaba igitero ku Rwanda yifashishije inshuti zayo.
Aha havugwaga ibihugu bigize umuryango wa SADC dore ko hashize iminsi abategetsi ba Congo bagenderera ibihugu bigize uyu muryango.
Paul Kagame yavuze ko kuba Congo ivuga intambara ari uburenganzira bwayo.
Gusa ngo asanga SADC idashobora kwinjira mu kibazo ku buryo bwabangamira u Rwanda ahubwo we ngo abona uyu muryango ushobora gufasha mu kubona umuti w’iki kibazo bitabaye ngombwa ko ibangamira umutekano w’u Rwanda.
BBC
RD Congo: Abadepite Barasaba Leta Guhagarika Intambara Bakayoboka Ibiganiro
Abadepite bo mu ntara ya Kivu ya Ruguru barasaba leta ya Felix Tshisekedi kurangiza intambara mu burasirazuba bwa Kongo biciye mu nzira y’amahoro kuko abaturage barimo gupfira mu mirwano mu teritware za Masisi na Rutshuru ari benshi.
Aba Badepite barasaba kandi ko ibikorwa by’ibarura ry’abaturage n’amatora byahagarikwa umutekano ukabanza kugaruka mu burasirazuba bwa Kongo.
Abadepite 17 batowe ku rwego rw’intara ni bo bashyize umukono ku ibaruwa bandikiye perezida Felix Tshisekedi bamusaba izo ngongo zombi.
Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Jimmy Shukrani Bakomera yasomye iyo baruwa ategura inkuru irambuye mushobora kumva mu ijwi rye hano hepfo.
Victoire Ingabire: Abayobozi Badakorera Abanyarwanda Bakwiye Gusimbuzwa
Ingabire Umuhoza Victoire, umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, arasaba ko abanyapolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi bazajya batumirwa mu nama y’igihugu y’umushyikirano kugirango batange umusanzu n’ibitekerezo byabo nk’abandi.
Mu kiganiro yahaye Ijwi ry’Amerika, uyu munyapolitike ukuriye ishyaka DALFA-Umurinzi ritaremerwa mu Rwanda yavuze ko iyo aramuka yemerewe kujya mu nama y’umushyikirano yashoje imirimo yayo ku munsi w’ejo, yajyaga gusaba ko abayobozi badakora imirimo yabo basimburwa, aho guhora babwirwa ko badatunganya ibyo bashinzwe nyamara bakaguma kuri iyo mirimo.
Umva ikiganiro umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika, Tim Harris Ishimwe, yagiranye n’umunyapolitike Ingabire Victoire Umuhoza ku byerekeye Inama y’igihugu y’umushyikirano
Havutse umushinga mpuzamahanga wo gutabariza impunzi zo muri RD-Congo
PS Imberakuri ‘Ntiyahaye Agaciro Gakomeye’ Inama y’Umushyikirano ya 18
Mu Rwanda inama y’umushyikirano ya 18 yashoje imirimo yayo uyu munsi. Ibyaganiriweho ahanini byibanze ku mikorere y’inzego z’ubuyobozi na bimwe mu bibazo bitabonerwa umuti mu gihe gikwiriye.
Muri iyi nama kandi, ikigo cyibarurishamibare cyerekanye ko umubare w’abatuye u Rwanda wiyongereye, mu gihe abakora igenamigambi n’abashinzwe inzego z’ubuzima bemeza ko icyizere cy’ubuzima ku Banyarwanda cyiyongereye n’ubwo ku rundi ruhande ikibazo cy’igwingira ry’abana kiri ku rugero rwo hejuru. Inama yihaye imyaka 2 yo gushakira iki kibazo umuti.
Gusa bamwe mu banyapolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi babona ko nta kidasanzwe iyi nama yaba yagezeho.
Mu kiganiro Maitre Bernard Ntaganda washinze Ishyaka PS Imberakuri ritaremerwa mu Rwanda yagiranye n’umunyamkuru w’ijwi ry’Amerika Tim Harris Ishimwe, avuga ko abona iyi nama nta kidasanzwe yagezeho. Kurikira ikiganiro cyose bagiranye hano hepfo:
KAGAME ASABYE BARORE KWIGISHA ABAYOBOZI IKINYARWANDA
Idamange Iryamugwiza Yvonne agiye gusubira mu rukiko.
Urukiko rw’ubujurire mu mujyi wa Kigali rugiye gutangira kuburanisha urubanza mu bujurire rwa Idamange Iryamugwiza Yvonne.
Amakuru dukesha umwe mu banyamakuru bakorera mu Rwanda aravuga ko Idamange wikuye mu rubanza yahamirijwemo ibyaha bitandukanye byitezwe ko azagaragara imbere y’urukiko rw’ubujurire taliki ya 8 Werurwe 2023.
Mu iburanisha ryibanze Idamange yaburanishijwe adahari kuko yivanye mu rubanza ashaka kuburana imbonankubone bitari mu muhezo nk’uko byari byasabwe n’ubushinjacyaha bikemezwa n’urukiko, gusa ibyaha yahamijwe yari yarabihakanye mbere y’uko mu mizi urubanza rutangira.
Urubanza rwe rwaburanishijwe n’urugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka n’ibikorerwa ku ikoranabuhanga ruherereye i Nyanza kuko yarezwe ko ibyaha yabikoze yifashishije ikoranabuhanga.
Ibyo byaha yahamijwe birimo; guteza imvururu muri rubanda, gupfobya jenoside, gutesha agaciro ahashyinguwe imibiri y’abazize jenoside, gutangaza amakuru y’ibihuha hakoreshejwe ikoranabuhanga, no gutanga sheki (chèque) itazigamiwe.
Nyuma yo guhamwa n’ibi byaha byose yahanishwa gufungwa imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni ebyiri (2) z’amafaranga y’u Rwanda.
Dr Mukeshimana Gérardine ntakiri Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi. Ni inshingano ubu zeguriwe Dr Musafiri Ildephonse.
Goma-Rubavu: humvikanye urusaku rwinshi rw’amasasu
Mu karere ka Rubavu ku mupaka uhuza u Rwanda na Republika ya Demokarasi ya Kongo humvikanye amasasu menshi ku mugoroba wo kuwa Gatanu.
Aya masasu yumvikaniye ku mupaka munini uhuza Repubulika ya demokarasi ya Kongo uzwi nka “Grande Barriere” aho yavugaga umusubirizo bisa n’aho hari abarasanaga abandi na bo bakungamo.
Aya masasu akimara kumvikana twabonye imodoka z’igisirikare cy’u Rwanda zicicikanira mu mujyi wa Rubavu. Izindi nazo zigana ku mupaka muto n’umunini bihuza umujyi wa Rubavu n’uwa Goma.
Abaturage bo mu mu mujyi wa Rubavu baganiriye n’Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru barasaba leta y’u Rwanda gukaza umutekano wabo. Kugeza ubu, urujya n’uruza rwagabanutse bitewe n’impungenge z’umutekano wabo bafite. Ibi bigaragazwa kandi n’uko mu masaha ya nimugoroba twasanze nta baturage bakora ubucuruzi cyane bambukiranya umupaka bakiri mu mihanda nk’uko bisanzwe.
N’ubwo Ijwi ry’Amerika itabashije kumenya abarasanye abo ari bo amakuru atugeraho ni uko habayeho ukurusana hagati y’ibisirikare bya Kongo n’u Rwanda.
Abaturage baturiye umujyi wa Rubavu kandi ni bo bamaze iminsi bagirwaho ingaruka n’ingaruka z’agatotsi k’umubano w’u Rwanda na Kongo bikomeje kugaragara. Aho mu kwezi gushize na none hafi y’umujyi wa Rubavu ni ho indege ya gisirikare ya Republika ya Demokarasi ya Kongo yarasiwe n’igisirikare cy’u Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye kuri uyu wa Gatatu n’abanyamakuru, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yasabye abaturarwanda kuryama bagasinzira kuko umutekano wabo urinzwe.
VOA
N’ubwo Kagame agereranya Chia seeds n’ubujura ko n’abashoyemo imali bakoze amakosa, cyinjijwe mu Rwanda inzego za Leta zibizi
Bamwe mu bahinzi bo mu ntara y’uburasirazuba barataka igihombo gikomeye batewe n’ishoramari bari bakoze mu gihingwa kitamenyerewe mu Rwanda cya Chia seeds.
Ni igihingwa abahinzi bashoyemo imali bemerewe kugurirwa umusaruro wose.
Gusa nyuma yo gusaba inguzanyo mu banki kuri bamwe ndetse no kureka ibindi bihingwa bari basanzwemo, abahinzi baravuga ko umusaruro wabahezeho kubera ko ikigo Akenes and Kernels cyanze kubahiriza amasezerano.
Kuri ubu habarurwa abarirwa muri za Miliyari yagombaga kwishyurwa abahinzi ariko batahawe bakaba basigaranye za toni z’umusaruro batazi icyo bazakoresha .
Aba bahinzi b’igihingwa gishya cya Chia Seeds biganje cyane mu ntara y’uburasirazuba, mu turere twa Ngoma na Kirehe baboneka kandi mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Nyanza .
Bitabiriye ku bwinshi iki gihingwa kuko bari bijejwe kubona Amafranga menshi batabonaga mu bindi bihingwa (ibiterwa).
Ikigo Akenes&Kernels ni cyo cyinjije mu gihugu igihingwa cya Chia Seeds ndetse aba ari na cyo kiyemeza kugura umusaruro (umwimbu) wose.
Ngo gifite isoko rinini ku mugabane w’ U Burayi n’Aziya .
Bigitangira Akenes yaguze neza umusaruro ku Mafranga ibihumbi 3000 kuri buri kilo. Gusa byaje kugera aho ikigo kireka kwakira umusaruro nta bisobanuro gihaye abahinzi .
Protais Mutaganzwa ni umuhinzi wo mu karere ka Ngoma. Ugeze iwe ubona imifuka myinshi ipakiyemo umusaruro wa Chia utaragurishijwe. Ikibazo gikomeye kuri we ni uko uyu musaruro nta kindi yawukoresha .
Umuturanyi we Pierre Ryaziga na we afite umusaruro mwinshi wamuhezeho kuko yawuburiye isoko.
Agira ati: ‘’Uyu ubona aha ni mukeya. Kubera ko mfite abana biga byabaye ngombwa ko uwundi nywutanga kuri makeya. Bampaga 600 F ku kilo..8000F…1000 gutyo kandi nagombaga guhabwa ibihumbi 3000 ku kilo’’
Abahinzi bombi bambwiye ko bigoye kubara igihombo bazagira ariko ngo kuri bombi kirakabakaba Miliyoni 10.
Ku rwego rwa Koperative ho ngo igihombo kizagera muri Miliyoni amagana.
Undi muhinzi witwa Rurangwa we yabwiye BBC ko yamaze gutakaza icyizere cyose. Avuga ko ari gushakisha ibindi yakora ariko ntiyizeye kuzakuraho igihombo yatewe na Chia Seeds .
‘’Hari abantu bagujije za Banki ubu imitungo yabo barayitwaye.
‘’Baraduhombeje, inka twaragurishije turazimara…jye nagombaga kwishyurwa Miliyoni 10 n’ibihumbi 600’’
Twagerageje kenshi kuvugana n’ubuyobozi bw’ikigo Akenes ngo tubabaze ku by’iki kibazo.
Gusa ntibigeze batwakira nubwo bari babidusezeranije kenshi .
Ntabwo ari abahinzi boroheje gusa bitabiriye ubu buhinzi kuko hari n’abafite imbaraga nk’abanyapolitiki n’abasirikare bakuru bashoyemo imali.
Ni ikibazo cyavuzweho n’umukuru w’igihugu mu mushyikirano uheruka akigereranya n’ubujura .
‘’Birimo ba Ministri …ba Generali ,abapolisi …Bamara guhomba bagasaba Leta ngo nibafashe’’.
N’ubwo Perezida Kagame agereranya iki kibazo n’ubujura ndetse ko n’abashoyemo imali bakoze amakosa, ni igihingwa cyinjijwe mu Rwanda inzego za Leta zibizi.
Hari n’aho inzego z’ibanze zasabye abaturage kureka ibindi basanzwe bahinga bakayoboka Chia seeds .
Aha ni ho abaturage bashingira basaba Leta kubishyura na yo igasigara yumvikana n’umushoramari kuko ari yo yamwinjije mu gihugu .
Ministeri y’ubuhinzi na yo yemera ko Ubuhinzi bwa Chia Seeds bwemewe mu gihugu kandi ko bushobora kuba ishoramari .
Ministri Ildephonse Musafiri avuga ko guhinga Chia byemewe ariko ko ushoyemo imali agomba kubanza gushishoza.
Mu ntara y’uburasirazuba hakekwa Miliyari nyinshi z’amafranga yambuwe abaturage dore ko ari na ho hari higanje ubuhinzi bwa Chea Seeds .
Gusa hari n’ahandi nko mu karere ka Nyanza mu ntara y’amajyepfo na bo bataka igihombo cyatewe n’umusaruro wabo wabuze isoko .
Inkuru dukesha:
Jean Claude Mwambutsa ,BBC Gahuzamiryango-Kigali.
U Bubiligi: Nyakwigendera John Williams Ntwali ni umwe mu bahawe igihembo kitiriwe Victoire Ingabire
Mu muhango wabereye Mu gihugu cy’U Bubiligi kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Werurwe 2023, umunyamakuru John Williams Ntwali umaze iminsi yitabye Imana mu kiswe impanuka ni umwe mu bahawe igihembo kitiriwe Victoire Ingabire Umuhoza (PRIX VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA POUR LA DÉMOCRATIE ET LA PAIX) cy’umwaka wa 2023.
Iki gihembo gitegurwa n’umuryango Réseau international des femmes pour la démocratie et la paix gitanzwe ku nshuro ya 12.
Muri uyu mwaka wa 2023 iki gihembo cyatangiwe mu muhango wabereye ahitwa Dendermonde mu Bubiligi.
Uretse Umunyamakuru Johns Williams Ntwali icyo gihembo cyahawe kandi Impirimbanyi ziharanira amahoro mu Rwanda (Activistes pour la paix au Rwanda) n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu y’umunyekongo Kambale Musavuli.
General Marcel Gatsinzi yitabye Imana!
Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kabiri tariki 7 Werurwe 2023 aravuga ko General Marcel Gatsinzi yitabye Imana azize uburwayi, aguye mu bitaro mu Bubiligi.
Gen Marcel Gatsinzi yavukiye i Kigali mu tariki ya 9 Mutarama 1948, yize amashuri yisumbuye muri Collège Saint-André i Nyamirambo, aho yayarangije mu 1968 ahita yinjira mu gisirikare cy’u Rwanda mu 1968 muri Promotion ya 9 y’ishuri rikuru rya gisirikare (E.O) ry’i Kigali. akaba yararirangije mu 1970 afite ipeti rya Sous-Lieutenant.
Hagati ya 1974 na 1976 yagiye kwiga muri École Royale Militaire aho yavuye ari BEM (Breveté d’état-major).
Yabaye mu mitwe itandukanye y’ingabo z’u Rwanda, yabaye umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu buyobozi bw’ingabo (G3), yanayoboye igihe kinini ishuri rya ESO (Ecole des Sous-Officiers) i Butare.
Kuva tariki ya 7 kugeza 17 Mata 1994 yagizwe umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda by’inzibacyuho asimbuye Gen Déogratias Nsabimana wari umaze kugwa mu ndege hamwe na Perezida Yuvenali Habyalimana. Yaje gusimburwa na Gen Augustin Bizimungu.
Mu 1994 kandi ari mu basirikare ba FAR basubiye mu Rwanda gukorana n’ubutegetsi bwa FPR. Yakomeje kuzamurwa mu myanya mu buryo bukurikira:
- 1995-1997: Umugaba mukuru wungirije w’ingabo za APR
- 1997-2000: Umugaba mukuru wa Gendarmerie
- 2000-2002: Umuyobozi mukuru w’inzego z’ipererereza (NISS)
- 2003-2010: Ministre w’ingabo
- 2010-2013: Ministre w’ibiza no gucyura impunzi
Yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku myaka 65 mu 2013 afite ipeti rya General w’inyenyeri 4.
Mu mwaka ushize wa 2022, ari mu gihugu cy’U Bubiligi yasezeranye mu mategeko n’umunyarwandakazi uba mu gihugu cy’U Bubiligi bari bamaranye igihe dore ko bari bafitanye n’umwana w’imyaka irenga 20.
Idamange Yasabiwe Kongererwa Ibihano Agafungwa Imyaka 21
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burasabira Madamu Yvonne Idamange Iryamugwiza gufungwa imyaka 21 muri gereza no gutanga ihazabu ya miliyoni umunani z’amafaranga.
Buravuga ko umucamanza wa mbere yagaragaje ukubogama mu cyemezo yamufatiye. Idamange uregwa ibyaha byo gupfobya no guhakana jenoside yari yarahanishijwe igifungo cy’imyaka 15 muri gereza.
Yaba Madamu Yvonne Idamange Iryamugwiza ndetse n’abanyamategeko bamwunganiraga nta n’umwe wagaragaye mu cyumba cy’urukiko rw’ubujurire.
Hagaragaye gusa umushinjacyaha bwana Come Harindintwari. Ni mu gihe umucamanza yavugaga ko impande zombi zari zarajuririye icyemezo cy’urukiko rukuru cyari cyarahanishije Idamange gufungwa imyaka 15 muri gereza nyuma yo kumuhamya ibyaha.
Umucamanza yavuze ko ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa mbere uyu mwaka ubwanditsi bw’urukiko bwandikiye uregwa bumumenyesha ko agomba gusubiza ku myanzuro y’ubujurire bw’ubushinjacyaha.
Yavuze ko ku ibaruwa imumenyesha, Idamange yayandikishijeho ikaramu agira ati “Njyewe Idamange ndabamenyesha ko ntigeze njurira na cyane ko ibyemezo nabifatiwe ntarigeze mburana”. Umucamanza akavuga ko nyuma yo kwandika ayo magambo Idamange yayashyizeho umukono.
Rushingiye kuri iyo nyandiko n’umukono w’uregwa, urukiko rwaketse ko ari yo mpamvu abagombye kumwunganira mu mategeko bahisemo kutaza mu rukiko. Rukavuga ko n’iyo bahaza ntawe byaba bigaragara ko bahagarariye mu mategeko.
Rushingiye kandi kuri iyo nyandiko urukiko rw’ubujurire rwanzuye ko ubujurire ku ruhande rwa Idamange butariho; bityo ko rugomba kuburanisha ubujurire bw’ubushinjacyaha gusa.
“N’ubwo atajuriye ntabwo byari kumubuza kuza kuburana ku bujurire bw’ubushinjacyaha kuko bumurega.” Uko ni ko umucamanza yatangaje. Yavuze ko bigaragara ko hari itariki uregwa yamenyeshejwe ko agomba kuburaniraho; gusa inyandiko imumenyesha Idamange yanze kuyishyiraho imikono nk’uko urukiko rwabivuze.
Umushinjacyaha bwana Harindintwari yahise asaba ko urubanza ruburanishwa Idamange adahari na cyane ko yahamagajwe mu buryo bwubahirije amategeko.
Ubushinjacyaha mu bujurire bwabwo buvuga ko urukiko rukuru mu Rwanda mu cyemezo rwafashe, rwahanishije Idamange igihano gito gihamanye n’uburemere bw’ibyaha bumurega.
Ijwi ry’Amerika yabajije amakuru igamije kumenya impamvu Yvonne Idamange atitabiriye iburanisha. Umwe mu bamwunganiraga ku rwego rwa mbere yatubwiye ko uwo bunganira yahisemo kwanga kuburana.
Uyu munyamategeko agasobanura ko mu cyemezo cy’umucamanza wa mbere babonagamo inenge zikomeye ku buryo iyo yemera kuburana byashobokaga ko icyemezo cyahinduka mu nyungu z’uregwa.
Uyu munyamategeko agasigarana impungenge ko uku kwanga kuburana k’uwo bunganiye ashobora kwisanga yahanishijwe igihano kiremereye kuruta icyo umucamanza wa mbere yari yategetse.
Mu mwaka wa 2021 ni bwo urukiko rukuru mu Rwanda rwahanishije Idamange gufungwa imyaka 15 muri gereza.
Idamange yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2020 mu biganiro yacishaga ku muyoboro we wa YouTube. Yumvikanyemo ahamagarira ingeri zitandukanye kwigaragambya; ubundi akumvikana mu magambo akomeye nk’aho yavugaga ko igihugu kiyobowe n’umuzimu ashaka kumvikanisha ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame atakiriho.
Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha byo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gupfobya no guhakana jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, gutangaza amakuru y’impuha, kwigomeka ku buyobozi no gutanga sheki itazigamiye.
Ibyaha byose Idamange arabihakana akavuga ko bishingiye ku nyungu za politiki. Yakunze kwiregura asobanura ko amagambo yayavuze agamije kuvugira abari mu kaga mu gihe icyorezo cya COVID-19 cyavuzaga ubuhuha hirya no hino ku isi.
Urukiko rw’ubujurire ruzatangaza icyemezo ku itariki ya 27 z’uku kwezi.
VOA
Raporo y’Abaganga Igaragaza Ko Kabuga Atagifite Ubushobozi mu by’Imitekerereze
Urwego rwasigariyeho kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha kuri uyu wa gatatu rwasubukuye iburanisha mu rubanza ubushinjacyaha buregamo umunyemari Kabuga Felisiyani ibyaha bya jenoside.
Iburanisha rya none ryibanze kuri raporo impuguke z’abaganga zakoze ku byerekeranye n’ubuzima bwa Kabuga harebwa niba ashoboye gukomeza gukurikirana urubanza rwe.
Hashingiwe kuri iyo raporo ubwunganizi bwa Kabuga bwasabye ko uyu yarekurwa.
Mu gihe byari biteganijwe ko hakomeza kumvwa umutangabuhamya KAB 041 w’ubushinjacyaha, si ko byagenze. Ahubwo iburanisha ryibanze ku kujya impaka kuri raporo y’isuzumabuzima ryakorewe Kabuga, ndetse n’ingaruka z’ibiyikubiyemo ku migendekere y’urubanza.
Muri make, iyi raporo y’impuguke z’abaganga zigenga yo mu kwezi gushize kwa Kabiri, ivuga ko ibibazo by’ubuzima bya Kabuga byagiye byiyongera, ku buryo ubu atagifite ubushobozi mu by’imitekerereze bwo kugira uruhare rufatika mu miburanishirize y’urubanza rwe.
Umucamanza Iain Bonomy ukuriye inteko iburanisha yahaye umwanya munini impande zombi ngo bagire icyo bavuga banatange ibyifuzo byabo.
Umushinjacyaha Rupert Elderkin yavuze ko iyi raporo y’amapaji atatu idatanga ibisobanuro mu magambo arambuye, kandi itanagaragaza neza ibyashingiweho ku buryo urugereko rwabishingiraho rwemeza ku buryo buhamye ko Kabuga atazigera yongera kugira ubushobozi bwo kuba yaburanishwa.
Uyu mushinjacyaha akavuga ko gushobora kuburanishwa kwe ari ikintu gishobora guhinduka umunsi ku wundi bitewe n’uko ubuzima bwe buhagaze.
Bityo Bwana Elderkin agasanga bishoboka ko abaganga baba barasuzumye Kabuga mu gihe ubushobozi bwe bwari bwagabanutse kubera uburwayi asanganywe, ariko bitavuze ko ari ko ahora cyangwa azahora.
Umucamanza Iain Bonomy ariko yabwiye uyu mushinjacyaha ko akazi impuguke z’abaganga zakoze kajyanye n’ibyo zari zasabwe n’urwego. Kandi ko zo ubwazo zemeje ko ikibazo cy’ubuzima cya Kabuga kizahoraho.
Umushinjacyaha Elderkin yasabye ko hazabaho irindi suzumabuzima mu gihe Kabuga yaba yatangiye kwijajara, igihe iryo ryabera nacyo kikagenwa na raporo za muganga wa gereza zigaragaza uko ubuzima bwe buhagaze.
Umushinjacyaha Elderkin akanasaba ko hagati aho urubanza rushobora gusubikwa by’igihe gito hategerejwe ko Kabuga yoroherwa. Kandi hagakorwa n’irindi suzuma rigaragaza niba uku gutakaza ubushobozi mu by’intekerezo kwa Kabuga ari iby’igihe gito cyangwa se bizamara igihe kinini.
Ubushinjacyaha kandi bwasabye ko harebwa niba nta bundi buryo bushoboka bwo gukomeza urubanza, mu gihe uregwa atagishoboye kurugiramo uruhare.
Icyakora bukanasaba ko mu gihe urukiko rwaba rwanzuye ko urubanza rutagishoboye gukomeza kubera uburwayi bwa Kabuga, mu kumurekura by’agateganyo rwamwohereza mu Rwanda.
Umunyamategeko Emmanuel Altit wunganira Kabuga ahawe umwanya ngo agire icyo avuga kuri iyi raporo, ndetse n’ibyasabwe n’ubushinjacyaha, yavuze ko iyi raporo ishimangira ibyo ubwunganizi bwa Kabuga bumaze amezi menshi bubwira urukiko.
Uyu muyamategeko avuga ko raporo ubwayo igaragaza mu buryo butomoye ko Kabuga nta bushobozi afite. Bityo urukiko rugomba kwakira uko kuri uko kumeze.
Maitre Altit avuga ko impuguke z’abaganga muri raporo yazo zigaragaza ko Kabuga atagishoboye gushyira ibitekerezo ku murongo, ntashobore kwibuka ibyo yabwiwe, haba vuba cyangwa cyera. Ubu burwayi kandi bukaba bwaragiye bwiyongera uko iminsi ishira.
Kubw’uyu munyamategeko, gutakaza ubushobozi mu by’imikorere y’ubwonko si ikintu kizagenda gikira, ahubwo biriyongera. Agahera aho asaba urukiko gutegeka ko urubanza ruhagarara Kabuga akarekurwa.
Umunyamategeko Altit yongeyeho ko ikindi cyakorwa kitari ibyo cyaba kinyuranyije n’amategeko, kuko uburenganzira bw’uregwa butaba bwubahirijwe.
Ku byasabwe n’ubushinjacyaha byo kureba niba urubanza rushobora gukomeza kuburanishwa hatitawe ku bushobozi bw’uregwa, Maitre Altit, mu magambo ye yavuze ko “urwo rutaba ari urubanza, byaba ari nk’ikinamico.”
Umucamanza yabajije Matre Altit igihugu Kabuga yajyamo mu gihe yaba arekuwe, uyu munyamategeko asubiza ko yajya aho ashaka, bijyanye n’ibihugu umuryango we uherereyemo.
Umucamanza Iain Bonomy ukuriye inteko iburanisha yavuze ko none urukiko rutahita rwanzura ku kijyanye no kuba Kabuga adafite ubushobozi bwo kuburana. Gusa yongeraho ko rugiye kubyigaho.
Ku kijyanye no kuba ubuhamya bwasigaye bwa KAB 041 bwakumvwa n’urukiko naho, uyu mucamanza yavuze ko ibyo bizatangwaho icyemezo kuri uyu wa kane.
VOA