Quantcast
  • Login
    • Account
    • Sign Up
  • Home
    • About Us
    • Catalog
  • Search
  • Register RSS
  • Embed RSS
    • FAQ
    • Get Embed Code
    • Example: Default CSS
    • Example: Custom CSS
    • Example: Custom CSS per Embedding
  • Super RSS
    • Usage
    • View Latest
    • Create
  • Contact Us
    • Technical Support
    • Guest Posts/Articles
    • Report Violations
    • Google Warnings
    • Article Removal Requests
    • Channel Removal Requests
    • General Questions
    • DMCA Takedown Notice
  • RSSing>>
    • Collections:
    • RSSing
    • EDA
    • Intel
    • Mesothelioma
    • SAP
    • SEO
  • Latest
    • Articles
    • Channels
    • Super Channels
  • Popular
    • Articles
    • Pages
    • Channels
    • Super Channels
  • Top Rated
    • Articles
    • Pages
    • Channels
    • Super Channels
  • Trending
    • Articles
    • Pages
    • Channels
    • Super Channels
Switch Editions?
Cancel
Sharing:
Title:
URL:
Copy Share URL
Kinyarwandi
RSSing>> Latest Popular Top Rated Trending
Channel: Umunyarwanda
NSFW?
Claim
0


X Mark channel Not-Safe-For-Work? cancel confirm NSFW Votes: (0 votes)
X Are you the publisher? Claim or contact us about this channel.
X 0
Showing article 9921 to 9940 of 10370 in channel 7522788
Channel Details:
  • Title: Umunyarwanda
  • Channel Number: 7522788
  • Language: Kinyarwanda
  • Registered On: January 4, 2013, 7:21 pm
  • Number of Articles: 10370
  • Latest Snapshot: May 18, 2025, 6:08 am
  • RSS URL: http://www.therwandan.com/ki/feed
  • Publisher: https://www.therwandan.com/ki/
  • Description: The Rwandan
  • Catalog: //umunyarwanda1.rssing.com/catalog.php?indx=7522788
Remove ADS
Viewing all 10370 articles
Browse latest View live
↧

Uruhare rwa Leta y’Amerika mu Irekurwa rya Paul Rusesabagina

March 27, 2023, 12:27 am
≫ Next: RUSESABAGINA YURIYE INDEGE ASOHOKA U RWANDA ARAYE I DOHA||ABANDI BEREKEJWE MUTOBO|ALAIN MUKURALINDA
≪ Previous: Mukuralinda aravuga iki ku ifungurwa rya Rusesabagina?
$
0
0

Abategetsi muri Amerika baratangaza ko irekurwa rya Paul Rusesabagina riri mu muhate w’ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden w’uko buri muturage wese w’Amerika uri mu ngorane mu bihugu by’amahanga acyurwa mu gihugu cye agahuzwa n’umuryango we amahoro.

Ibi byagarutsweho n’abategetsi bakuru b’Amerika ubwo basobanuraga uko irekurwa rya Rusesabagina ryagezweho.

Umwe mu bategetsi bakuru muri guverinema yavuze ko irekurwa rya Paul Rusesabagina rije ryiyongera ku bandi banyamerika benshi barekuwe mu bihugu bitandukanye bigizwemo uruhare na Perezida Biden n’ubutegetsi bwe.

Yavuze ko n’ubwo byagizwe ibanga ku bwende, ariko hari abaturage benshi b’Amerika bacyuwe bavanywe mu bihugu nka Afuganistani, Birmaniya, Uburusiya, Irani n’ahandi.

Yongeraho ko ibikorwa nk’ibyo bigamije gukura Abanyamerika mu kaga barimo hirya no hino ku isi bikomeje.

By’umwihariko ku irekurwa rya Rusesabagina, uyu mutegetsi yatangaje ko ryagezweho nyuma y’amezi menshi y’umuhate mu biganiro bihuje impande zombi. Avuga ko uruzinduko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Amerika, Antony Blinken, yagiriye mu Rwanda mu kwezi kwa munani k’umwaka ushize rwari rugamije kongera imbaraga mu byari bimaze kugerwaho muri uwo muhate.

Uyu mutegetsi yatangaje ko Leta zunze ubumwe z’Amerika yari yaramenyesheje leta y’u Rwanda ko ikibazo cya Rusesabagina, mu gihe kitaganiriweho ngo haboneke igisubizo gikwiriye, kizakomeza kuba intambamyi ikomeye mu mibanire y’ibihugu byombi.

Avuga ko hari umujyanama mukuru mu biro bya Perezida Biden wafashe iki kibazo mu biganza kugeza ibiganiro bifashe umurongo.

Uyu ngo yatangiye kugirana ibiganiro byihariye mu buryo bwa dipolomsi ituje n’umujyanama wa hafi wa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, byatangiye mu buryo bwo guhamagarana kuri telefone, nyuma baza guhura imbona nkobone.

Uyu mutegetsi mukuru muri guverinema ya Biden yatangaje ko ibiganiro hagati y’aba bajyanama bombi byari bigamije guhindura icyerekezo, ibyafatwaga nko kwamagana ku ruhande rw’Amerika no gutsimbarara ku ruhande rw’u Rwanda bigafata umujyo w’ibiganiro biganisha ku ho impande zombi zahuriza.

Muri ibyo biganiro, uyu mutegetsi yavuze ko uburyo bwumvikanweho bwaje kugerwaho, hanyuma leta y’u Rwanda yemera kurekura Rusesabagina, ariko n’Amerika yemera kuyishimira iyo ntambwe yagezweho, nk’uko bikomeje gukorwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, undi mutegetsi, yavuze ko ibiganiro biganisha ku kumvikana byatangiye gufata umujyo nyuma y’aho Rusesabagina akatiwe n’urukiko gufungwa imyaka 25 mu kwezi kwa Cyenda kwa 2021.

Uyu akavuga ko ibiro bya Perezidansi y’Amerika yatangiye gukorana n’umuryango we, ndetse n’abagize inteko nshingamategeko y’Amerika bashishikarije impande zombi gukoresha uburyo bw’imbabazi busanzwe buriho mu mategeko y’u Rwanda. Ibyo bigakorwa hagamijwe guhosha umwuka wo guhangana hagati ya leta y’u Rwanda na Rusesabagina.

Uyu mutegetsi akaba yashimiye Perezida Kagame igisubizo cye cyiza cyavuye mu biganiro yagiranye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika mu kwa Munani k’umwaka ushize. Avuga ko irekurwa rya Rusesabagina ari inkuru nziza ku muryango we, ariko kandi ikanaba n’inkuru nziza ku butegetsi bw’Amerika bwakoze ibishoboka byose ngo rigerweho.

Mu biganiro byahuzaga aba bategetsi bavuze ko Rusesabagina, ubu ucumbikiwe kwa ambasaderi wa Katari i Kigali, azahamara iminsi mikeya, nyuma akahava yerekeza i Doha muri Katari.

Aha naho aba bategetsi bavuze ko azahamara iminsi mike itatangajwe–ku mpamvu bavuze ko ari iko kubaha ubuzima bwite bwe nk’umuntu ubu widegembya- akazaha yerekeza muri Amerika.

Ku ruhare rwa Katari muri iki gikorwa, aba bategetsi bashimye akazi k’ubuhuza mu biganiro byagejeje ku irekurwa rya Rusesabagina iki gihugu cyakoze.

Bavuga ko ibi ari ibisanzwe ko Leta zunze ubumwe z’Amerika, mu gukora uko ishoboye ngo itahukane abaturage bayo, yifashisha igihugu gifitanye umubano mwiza n’igihugu abatahukanwa barimo.

Nkibutsa ko kuwa gatandatu ushize – ni ukuvuga umunsi umwe nyuma y’irekurwa rya Rusesabagina, minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika yatangaje ko ivanyeho icyemezo cyayo cyavugaga ko avunzwe binyuranyije n’amategeko.

↧
Search

RUSESABAGINA YURIYE INDEGE ASOHOKA U RWANDA ARAYE I DOHA||ABANDI BEREKEJWE MUTOBO|ALAIN MUKURALINDA

March 27, 2023, 1:02 am
≫ Next: Rusesabagina yageze muri Qatar
≪ Previous: Uruhare rwa Leta y’Amerika mu Irekurwa rya Paul Rusesabagina
$
0
0
↧
↧

Rusesabagina yageze muri Qatar

March 28, 2023, 12:34 am
≫ Next: Dosiye ya Rusesabagina isize irihe somo?
≪ Previous: RUSESABAGINA YURIYE INDEGE ASOHOKA U RWANDA ARAYE I DOHA||ABANDI BEREKEJWE MUTOBO|ALAIN MUKURALINDA
$
0
0

Paul Rusesabagina uherutse kurekurwa na leta y’u Rwanda yageze i Doha muri Qatar, nk’uko byemezwa n’abategetsi muri Amerika.

Ikinyamakuru The Washington Examiner kivuga ko John Kirby, umuvugizi w’inama y’umutekano ya Amerika, yabwiye abanyamakuru ko Rusesabagina yavuye mu Rwanda kandi yageze i Doha.

Iki kinyamakuru gisubiramo Kirby agira ati: “Vuba arafata urugendo agaruka muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Kandi umuryango we, nzi neza ko nta wutunguwe, biteguye kumwakira hano, iwabo.”

Kugeza ubu nta makuru arambuye yatanzwe ku kuva kwe mu Rwanda n’igihe neza neza byabereye. BBC yagerageje kuvugisha umuryango we ariko ntibirashoboka.

Rusesabagina yari yarakatiwe gufungwa imyaka 25 mu Rwanda ahamijwe ibyaha by’iterabwoba bishingiye ku bitero umutwe wa FLN wagabye ku Rwanda mu 2018 na 2019.

Leta ya Amerika yakomeje kuvuga ko “yafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko” – nyuma y’uko ashutswe akajyanwa mu Rwanda mu ndege bwite azi ko agiye i Burundi nk’uko byavuzwe mu rukiko. Amerika kandi yakomeje gusaba ko arekurwa.

Qatar yagize uruhare mu biganiro byagejeje ku irekurwa rye, abahagarariye iki gihugu mu Rwanda ni bo bamukuye kuri gereza ya Kigali kuwa gatanu nijoro, aba ari nabo bamucumbikira kugeza avuye mu Rwanda.

Minisiteri y’ubutabera y’u Rwanda yatangaje amabaruwa y’uruhande rwa Rusesabagina irimo ivuga ko ari we wayanditse mu Ukwakira(10) gushize asaba imbabazi Perezida Paul Kagame ngo amurekure.

Muri iyo baruwa yanditsemo ko “nicuza” ihuriro rya MRCD yari abereye umwe mu bayobozi bakuru “n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bya FLN”.

Muri iyo baruwa hagaragara ko Rusesabagina yemeje ko nagera muri Amerika “ibibazo bijyanye na politiki y’u Rwanda nzabisiga inyuma yanjye.”

BBC yagerageje kuvugisha abunganizi ba Rusesabagina kuri aya mabaruwa ariko nta cyo barasubiza.

Nyuma y’uko avuye muri gereza, leta ya Amerika yo yatangaje ko yishimiye kurekurwa kwa Rusesabagina, ufite uburenganzira bwo gutura muri iki gihugu.

Mu itangazo, Perezida Biden yagize ati: “Nshimiye Leta y’u Rwanda yatumye uku kongera guhura [n’umuryango we] gushoboka, nshimiye kandi Leta ya Qatar yagize uruhare mu irekurwa rya Paul no kugaruka muri Leta Zunze Ubumwe.”

BBC

↧

Dosiye ya Rusesabagina isize irihe somo?

March 28, 2023, 1:58 am
≫ Next: IBIVUGWA HIRYA NO HINO NYUMA Y’IREKURWA RYA PAUL RUSESABAGINA
≪ Previous: Rusesabagina yageze muri Qatar
$
0
0
↧

IBIVUGWA HIRYA NO HINO NYUMA Y’IREKURWA RYA PAUL RUSESABAGINA

March 26, 2023, 2:18 am
≫ Next: Rwanda: Urupfu rw’amayobera rwa Innocent Ntirenganya rukomeje kwibazwaho
≪ Previous: Dosiye ya Rusesabagina isize irihe somo?
$
0
0

Yanditswe na Erasme Rugemintwaza

Ku ikubitiro Perezidansi ya Leta Zunze ubumwe z’Amerika yagaragaje ibyishimo bidasanzwe. Perezida Joe Biden yasohoye itangazo ryuzuye ibyishimo ashimira cyane Qatari uruhare yagize mu mishyikirano yo gufungura Paul Rusesabagina.  Perezida w’Amerika akaba aha ikaze Rusesabagina muri Amerika no mu muryango we. Ibyo byishimo bikaba  byashimangiwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga nayo yasohoye itangazo nk’iryo.

Kigali mu cyunamo

Mu Rwanda cyane cyane mu mugi wa Kigali, urasanga abantu basa n’abari mu cyunamo kubera ikimwaro  cyatewe ahanini n’amagambo yo kurenga umupaka yavuzwe na Perezida Paul Kagame, wahaye gasopu nyinshi amahanga kugeza ubwo avuga ko ayo mahanga avuga ibitabapfu ku kibazo cya Rusesabagina. Yageze n’aho yihandagaza akora mu ijisho rya ba shebuja, arahira ko gufungura Rusesabagina bidashoboka keretse u Rwanda rugabweho igitero rugafatwa. Mu nama n’imihango yose yaberaga i Kigali, wabaga umwanya ukomeye wo gutitiza Abahagariye ibihugu by’Uburayi n’Amerika mu Rwanda, ababwira ko bigize ibimana bitanga amabwiriza muri byose.

Abanyarwanda barimo baratinya kuvuga ku mugaragaro ko Kagame yarengereye cyane, kubera gutinya inkurikizi zababaho, aho bashobora kuba bafatwa nk’abanzi. Ariko abashoboye kuvuga bongorerana baremeza ko bigaragara ko amahanga arambiwe ibinyoma bya Paul Kagame.

Hari n’abatangiye kwibaza niba koko ibyaha Rusesabagina na bagenzi be bahamijwe koko babikoze cyangwa se ari ikinamico rya Kigali kugira ngo ihuruze amahanga ko ifite imitwe iyirwanya. Aha benshi bakaba bavuga ko bidashoboka ko Amerika yahaguruka kuriya ari ukurwana ku muntu wayo gusa, ko ahubwo ishobora kuba yaratahuye ko ibyabereye i Nyabimata, aho barega MRCD-FLN ya Rusesabagina igitero cyahitanye abasivili, bishobora kuba ari ibikorwa by’ubutegetsi bwa Kigali.

Abandi bakaba bibaza amafaranga yose yatanzwe mu guhiga no gufata Paul Rusesabagina na Callixte Nsabimana icyo apfiriye ubusa ariko bakanibaza uzatanga indishyi n’impozamarira ku miryango yabuze ababo. Ibyo aribyo byose hari amabanga akomeye yihishe inyuma y’uyu mukino Rusesabagina avuyemo.

Ndizera ko “Hollywood” ibonye indi Filime, itari impimbano, izongera guhesha Paul Rusesabagina irindi shimwe rya OSCAR, dore ko hazaba harimo itsindwa ry’ibinyoma biba mu Butegetsi bw’Afurika n’agaciro gakomeye ubwo butegetsi bwoshyura kugira ngo bureme ibinyoma bigamije kugira abayobozi bo muri Afurika intwari, bityo babone uko babeshya abaturage ko babakunda, bikaba iturufu n’icenga rikomeye ryo kugundira ubutegetsi. Sinjye wahera, hahera…

↧
↧

Rwanda: Urupfu rw’amayobera rwa Innocent Ntirenganya rukomeje kwibazwaho

March 28, 2023, 5:16 am
≫ Next: Rwanda: Mu barekuwe harimo umuherwe Valens Kajeguhakwa.
≪ Previous: IBIVUGWA HIRYA NO HINO NYUMA Y’IREKURWA RYA PAUL RUSESABAGINA
$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Werurwe 2023 ni avuga ku rupfu rw’uwitwa Innocent Ntirenganya witabye Imana umurambo we ugatoragurwa mu mugezi wa Nyabarongo.

Isoko z’amakuru za The Rwandan zashoboye kumenya ko Innocent Ntirenganya wari mu kigero cy’imyaka 30 yacururizaga services z’ikigo cy’itumanaho rya Telefone zigendanwa (MTN) mu gace ka Nyabugogo mu mujyi wa Kigali akaba yari atuye i Kinyinya.

Ayo makuru akomeza avuga ko yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda tariki ya 15 Werurwe 2023 ariko atanga ruswa (amafaranga) arekurwa ku itariki ya 16 Werurwe 2023, abandi bari bafunganywe nawe bagera kuri 15 twashoboye kubona amakuru y’uko bajyanywe ahitwa i Nasho haba ikigo cy’ingabo z’u Rwanda (RDF) gitangirwamo imyitozo ya gisirikare. Hakaba hakekwa ko abo bose bafashwe bajyanywe mu gisirikare dore ko bose bari urubyiruko ruri mu myaka hagati ya 20 na 30.

Nyuma yaho ku cyumweri tariki ya 19 Werurwe 2023, inkuru yabaye kimomo ko Polisi y’u Rwanda yahamagaye ababyeyi ba Innocent Ntirenganya ibamenyesha ko umurambo we watoraguwe mu mugezi wa Nyabarongo mu karere ka Kamonyi hafi ya Ruliba, ko umurambo bajya kuwureba mu bitaro bya Remera-Rukoma.

The Rwandan yagerageje kugira abo yavugana nabo bo muryango wa Innocent Ntirenganya ariko ntibyadushobokera, twashoboye kumenya ariko ko nyakwigendera yashyinguwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Werurwe 2023.

Inkuru zikomeje gucicikana mu bice bitandukanye by’u Rwanda ko abasore benshi barimo gufatwa bakaburirwa irengero, hakaba hari amakuru amwe ava mu miryango imwe n’imwe avuga ko abana babo bajyanywe nta byaha baregwa bifatika bakajya gufungirwa ahantu hatazwi ndetse bajya gukurikirana bagahabwa ibisobanuro bidasobanutse. Ariko hari bamwe mu basore bashoboye kurekurwa batanze za ruswa cyangwa kubera ko bava mu miryango ikomeye. Amakuru yemezwa na bamwe akaba avuga ko aba basore baba bajyanwa mu gisirikare ngo bashyirwe mu bajya kurwana mu ntambara umutwe wa M23 ushyigikiwe na Leta y’u Rwanda uhanganyemo n’ingabo za Congo mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.

Turacyakurikirana iby’uru rupfu nitubona amakuru arambuye tuzayabagezaho!

↧

Rwanda: Mu barekuwe harimo umuherwe Valens Kajeguhakwa.

March 28, 2023, 4:10 pm
≫ Next: Ikigo kitiriwe Seth Sendashonga cyishimiye ifungurwa rya Paul Rusesabagina
≪ Previous: Rwanda: Urupfu rw’amayobera rwa Innocent Ntirenganya rukomeje kwibazwaho
$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Kuva mpera z’icyumweru gishize hatangiye gukwira inkuru z’ifungurwa rya Paul Rusesabagina, Callixte Nsabimana n’abo baregwanaga bo mu mpuzamashyaka MRCD/FLN tutibagiwe n’abandi bantu barenga 300 bari barahamijwe ibyaha bagakatirwa n’inkiko.

Aba bafunguwe bose nk’uko bitangazwa mu igazeti ya Leta nimero idasanzwe yo ku wa 25 Werurwe 2023 bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika.

Ibinyamakuru byinshi bitandukanye byavuze kuri iyi nkuru ndetse n’abantu batandukanye bayivuzeho ariko hari benshi batanaze ijisho ku rupapuro rwa 37 rw’iyo gazeti ngo barebe imfungwa nimero 24 yafunguwe.

Iyo mfungwa nta yindi ni Valens Kajeguhakwa, mu myaka yashize wari umwe mu baherwe ba mbere mu Rwanda ndetse yaje kuba n’umudepite FPR ifashe ubutegetsi mu 1994, ariko yaje guhunga ubutegetsi bwa FPR mu 1999 ndetse ajya mu bataravugaga rumwe n’ubutegetsi maze mu 2001 asohora igitabo yise “Rwanda de la terre de paix à la terre de sang et après?”.

Yatahutse mu Rwanda mu 2013 nyuma yo kumara igihe kigera ku myaka 14 mu buhungiro aho yabaga muri Leta ya Florida muri Amerika bivugwa ko yafungiwe muri icyo gihugu ndetse ko yatahutse nyuma yo gusaba imbabazi Perezida Kagame.

Mu bahawe imbabazi nk’uko bigaragara muri iyi gazeti ya Leta harimo uwitwa KAJEGUHAKWA Valens, w’igitsina GABO, mwene RUHUNZI na nyina KABUNGU wavutse tariki ya 1-01-1942 akavukira mu kagali ka Rubavu, umurenge wa Rubavu, akarere ka Rubavu, wahamijwe ibyaha by’Ubwambuzi bushakana, Ubuhemu, kwakira indonke mu rubanza RP245/04/TP/KIG -RM PC409/GG/RE rwaciwe ku itariki ya 29/07/2005 akatirwa Imyaka 7.

Benshi barimo na twe baguye mu kantu basomye iryo zina mu igazeti ya Leta dore ko nta makuru ya Kajeguhakwa yari aherutse kuvugwa.

Ikindi ni uko ibigaragara mu igazeti ya Leta bidasobanutse ndetse biteye urujijo, kuko niba Kajeguhakwa yaratawe muri yombi mu 2013 atahutse bivuge ko igihano cy’imyaka 7 yakatiwe mu 2005 yaba yarakirangije mu 2020.

Amakuru The Rwandan yashoboye kumenya ni uko Kajeguhakwa yakennye cyane kuko ibintu bye byose byagurishijwe ku buryo abaho akodesha.

Ayo makuru akomeza avuga ko yari yarafashwe n’uburwayi bukomeye ku buryo n’ubwo bivugwa ko yari afunze atari muri Gereza nk’abandi bagororwa ahubwo igihano yagikoreraga iwe aho atuye.

Turakomeza gukurikirana aya makuru.

 

 

↧

Ikigo kitiriwe Seth Sendashonga cyishimiye ifungurwa rya Paul Rusesabagina

March 29, 2023, 2:49 am
≫ Next: Abayisenga watwitse Katedrale ya Nantes yakatiwe gufungwa imyaka ine
≪ Previous: Rwanda: Mu barekuwe harimo umuherwe Valens Kajeguhakwa.
$
0
0

Itangazo rigenewe abanyamakuru:

Nyuma y’ifungurwa rya Paul Rusesabagina wari warashimuswe n’ubutegetsi bw’u Rwanda muri Kanama 2020, Ikigo kitiriwe Nyakwigendera Seth Sendashonga (Institut Seth Sendashonga pour la citoyenneté Démocratique, Iscid asbl) cyishimiye kugeza ku Banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ubutumwa bukurikira:

1. Ifungurwa rya Paul Rusesabagina ni inkuru nziza ku baturage b’u Rwanda ndetse n’abantu bo ku Isi bashyigikiye amahoro, demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

2. Ikigo kitiriwe Nyakwigendera Seth Sendashonga kirashimira byimazeyo abantu bose bagize uruhare mu kuvana Paul Rusesabagina mu menyo ya Rubamba. Mu b’ingenzi harimo Nyakubahwa Jo Biden, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’abo bafatanije kuyobora icyo gihugu, umuryango wa Paul Rusesabagina, igihugu cya Qatar, umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’iburayi, n’abandi benshi bokeje igitutu ubutegetsi bw’umunyagitugu Perezida Paul Kagame.

3. Ikigo kitiriwe Nyakwigendera Seth Sendashonga kishimiye ko Paul Rusesabagina yafunguranywe n’abandi bantu 18 bari kumwe mu rubanza baciriwe n’ubucamanza bw’u Rwanda. Na none ariko hari abandi bantu benshi bafungiwe kuba bari baragaragaje ko bashyigikiye impinduka nyuma y’imyaka myinshi Perezida Paul Kagame na FPR bamaze ku butegetsi, Ikigo kitiriwe Nyakwigendera Seth Sendashonga kikaba gisaba ko nabo bafungurwa nta yandi mananiza. Muri abo harimo abanyaporitiki, abanyamakuru n’ impirimbanyi z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Muri bo twavuga : Deo Mushayidi, Idamange Iryamugwiza Yvonne, Aimable Karasira Uzaramba, Abdul Rashid Hakuzimana, Sylvain Sibomana, Théophile Ntirutwa , Théoneste Nsengimana, Niyonsenga Dieudonné bakunze kwita Cyuma Hassan n’abandi barimo abaturage bazize ko basomye igitabo kigisha uburyo budahenze bwo guhirika ingoma y’igitugu.

4. Ikigo kitiriwe Seth Sendashonga kirasaba abokeje igitutu umunyagitugu Paul Kagame kugirango afungure Paul Rusesabagina gukomerezaho bagafasha abanyarwanda kwigobotora ingoma y’igitugu ibahoza mu ntambara zitarangira, ikabicisha inzara, ikabacura bufuni na buhoro.

Bikorewe i Buruseli, tariki ya 28/03/2023

Jean-Claude Kabagema
Perezida wa ISCID asbl

 

↧
Search

Abayisenga watwitse Katedrale ya Nantes yakatiwe gufungwa imyaka ine

March 30, 2023, 12:12 am
≫ Next: Paul Rusesabagina yageze muri Amerika!
≪ Previous: Ikigo kitiriwe Seth Sendashonga cyishimiye ifungurwa rya Paul Rusesabagina
$
0
0

Kuwa gatatu, Urukiko rwo mu Bufaransa rwakatiye Emmanuel Abayisenga gufungwa imyaka ine kubera gutwika no kwangiza katedrale yo mu mujyi wa Nantes mu 2020, nk’uko ibiro ntaramakuru AFP bibivuga.

Abayisenga, umunyarwanda w’imyaka 42, afite kandi urubanza rw’urupfu rw’umupadiri wishwe mu burengerazuba bw’Ubufaransa mu 2021.

Mu guca urubanza, Urukiko rwavuze ko Abayisenga atari akomeye mu mutwe igihe atwika iyo katedrale ya Mutagatifu Petero.

Rwategetse kandi ko atagomba kwitwaza intwaro ndetse ntave mu gace ka Loire-Atlantique mu burengerazuba bw’Ubufaransa, aho umujyi wa Nantes uherereye, nibura mu myaka itanu.

Umunyamategeko we, Meriem Abkoui, yavuze ko ibisubizo by’umukiliya we mu rukiko rimwe na rimwe “byabaga bidafite ihuriro” kandi uruhare rwe mu cyaha rwakwibazwaho, nk’uko AFP ibivuga.

Meriem yongeraho ko ategereje ibisubizo by’isuzuma ryo mu mutwe Abayisenga yakorewe mu rubanza rundi aregwamo kwica umupadiri, avuga ko rushobora kuba umwaka utaha.

Abayisenga yageze mu Bufaransa mu 2012 akora imirimo y’ubukorerabushake muri Diyoseze ya Nantes, ubwo urubanza rwatangiraga yemeye ko ariwe watwitse kiliziya.

Yavuze ko yinjiye muri iyo katedrale gusenga maze “akabura intege zo kwifata” nyuma yo guca ahantu muri iyo nyubako yasagariwe bikomeye mu 2018.

Avuga mu ijwi ry’umusemuzi, Abayisenga yicujije ibyabaye asaba imbabazi.

Mu 2019, ubusabe bwe bw’ubuhingiro mu Bufaransa bwaranzwe bategeka ko ava muri icyo gihugu, ibintu bivugwa ko byamuhungabanyije cyane.

Urukiko rwemeye ko afite ibibazo by’amagara, harimo n’ibyo kutumva, kutitangira k’umubiri, ibibazo by’ibihaha, n’ibibazo mu mirire.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko yatwitse iyo katedrale abishaka kubera “umujinya mwinshi no gushaka kwihorera” ku bakuriye iyo katedrale.

Abazimya umuriro babashije gutabara bazimya igikanka cy’ibanze cy’iyo katedrale, ariko igice kiranga cyane iyi nzu yo mu kinyejana cya 17, yarokotse Impinduramatwara mu Bufaransa, n’ibisasu byo mu ntambara z’isi, cyo cyarangiritse.

Ibindi byahiye ni ibikoresho by’agaciro kandi bya kera, amashusho y’ubugeni, n’ibirahure by’imitako byo mu kinyejana cya 16.

Ba nyiri iyi katedrale bavuga ko ibyangiritse bifite agaciro ka miliyoni $43.

BBC

↧
↧

Paul Rusesabagina yageze muri Amerika!

March 30, 2023, 12:17 am
≫ Next: Rwanda: Urukiko rwongereye igihano cyahawe Yvonne Idamange
≪ Previous: Abayisenga watwitse Katedrale ya Nantes yakatiwe gufungwa imyaka ine
$
0
0

Nyuma y’imyaka ibiri afungiye mu Rwanda, Paul Rusesabagina yageze muri Leta zunze ubumwe za Amerika, nk’uko abategetsi baho n’umukobwa we babitangaje.

Rusesabagina w’imyaka 68, yavuye muri Qatar kuwa gatatu mu gitondo n’indege ya Amerika agera i Houston muri Texas kuwa gatatu nimugoroba ku masaha yaho.

Carine Kanimba, umukobwa we wayoboye ibikorwa byo guhirimbanira ko arekurwa, yishimira kuhagera kwa se yatangaje kuri Twitter ati: “Uyu munsi amaherezo umuryango wacu wongeye guhura”.

Ibiro ntaramakuru Associated Press bisubiramo Jake Sullivan umujyanama mu by’umutekano muri White House agira ati: “Twishimiye ko kuba agarutse ku butaka bwa Amerika.”

AP isubiramo kandi uwayihaye amakuru ko Rusesabagina indege yamuzanye imaze kugeza i Houston ajya mu bitaro bya gisirikare biri i San Antonio “kuganira izindi nteguro”.

Rusesabagina yarekuwe nyuma y’ibiganiro hagati y’abategetsi b’u Rwanda na Amerika byahujwe na Qatar, nyuma yo gufatwa mu 2020 agakatirwa gufungwa imyaka 25 ku byaha by’iterabwoba.

Gufatirwa kwe mu Rwanda byaravuzwe cyane mu makuru ku isi nyuma y’uko ashutswe indege bwite yari arimo ikagwa i Kigali aziko yari igiye i Bujumbura mu Burundi.

Yashinjwe gutegura no gutera inkunga ibitero byiciwemo abantu umutwe wa FLN wagabye ku Rwanda mu 2018 na 2019. Rusesabagina yivanye mu rubanza rwe avuga ko “nta butabera ategereje mu rukiko” mu Rwanda.

Amerika yatangaje ko Rusesabagina “afunzwe mu buryo butari bwo” mu Rwanda, kandi ikomeza gusaba u Rwanda ko arekurwa.

Abasesenguzi mu bya politike bavuga ko binaniranye Amerika yaciye kuri Qatar, umushoramari ukomeye mu by’indege mu Rwanda ikaba n’inshuti ya Washington, kugira ngo yumvishe Kigali ubusabe bwayo.

Mu ibaruwa yatangajwe na minisiteri y’ubutabera kuwa gatanu igaragazwa ko yasinywe na Rusesabagina asaba imbabazi Perezida Kagame ngo amurekure, yanditsemo ko yicuza “ihuriro iryo ariryo ryose n’ibikorwa by’urugomo bya FLN” kandi ko narekurwa “nzasiga inyuma yanjye ibya politike yo mu Rwanda”.

Uruhande rwe ntacyo ruravuga kuri iyo baruwa.

Mu 2005, Rusesabagina yahawe ‘US Presidential Medal of Freedom’ na Perezida George W Bush kubera ubutwari bwe bwo kurokora abantu muri jenoside bukinwa muri film yamamaye ya Hollywood yiswe Hotel Rwanda. Ubwo butwari ntibuvugwaho rumwe mu Rwanda.

BBC

↧

Rwanda: Urukiko rwongereye igihano cyahawe Yvonne Idamange

March 30, 2023, 6:53 am
≫ Next: Umwana wa Idamange ni umwe mu barekuwe mu gihe kimwe na Rusesabagina!
≪ Previous: Paul Rusesabagina yageze muri Amerika!
$
0
0

Urukiko rw’ubujurire mu Rwanda rwahanishije Yvonne Idamange Iryamugwiza gufungwa imyaka 17 n’amezi atandatu ruvuga ko hari ibyaha atari yahaniwe n’urukiko rwa mbere.

Mu 2021, Idamange yakatiwe imyaka 15 y’igifungo ahamijwe ibyaha birimo; guteza imvururu muri rubanda, gupfobya jenoside, gutesha agaciro ahashyinguwe imibiri y’abazize jenoside, no gutangaza amakuru y’ibihuha.

Mbere y’uko yivana mu rubanza rwe, Idamange w’imyaka 43 yahakanye ibyaha byose yarezwe.

Nyuma y’ubujurire bwatanzwe n’ubushinjacyaha, Urukiko rw’Ubujurire rwavuze ko Idamange atari yahaniwe icyaha cyo “kwigomeka ku butegetsi” no “gutanga cheque itazigamiwe” maze ruzamura igihano yari yarahawe.

Idamange ntiyari ahari ubwo uyu mwanzuro wasomwaga n’uru rukiko kuri uyu wa kane, yanivanye mu rubanza rwe mu 2021 kandi ntiyanaburanye mu bujurire.

Idamange yamenyekanye cyane hagati ya tariki 31 z’ukwa mbere na 15 z’ukwa kabiri 2021 ubwo yashyiraga kuri YouTube channel ye video umunani zitandukanye.

Yagiye gutabwa muri yombi amaze kumenywa na benshi kubera ibyo yatangazaga kuri channel ye ya YouTube.

Ubwo yakatirwaga gufungwa imyaka 15 umuryango Human Rights Watch wavuze ko urubanza rwe “rusa nurwateguriwe gutera ubwoba uwo ari we wese utekereza kuvuga ibinenga, ibikomeye cyangwa ibitavugwaho rumwe.”

Uwari ahagarariye uwo muryango yavuze ko igihano Idamange yahawe “kizatuma Abanyarwanda bose bitonda mbere yo gukoresha uburenganzira bwabo bw’ibanze bwo gutanga igitekerezo”.

Inkuru dukesha umunyamakuru:

Jean Claude Mwambutsa

BBC Gahuza-Miryango

↧

Umwana wa Idamange ni umwe mu barekuwe mu gihe kimwe na Rusesabagina!

March 31, 2023, 12:55 am
≫ Next: ”Imvugo ya Perezida Kagame igaragaza ikibazo mu Rwanda dufite”: Victoire INGABIRE
≪ Previous: Rwanda: Urukiko rwongereye igihano cyahawe Yvonne Idamange
$
0
0

Mu igazeti ya leta y’u Rwanda nimero idasanzwe yo ku 25 Werurwe 2023 ku rupapuro rwayo rwa 10 hariho urutonde rw’abarekuwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika barahamijwe gukoresha ibiyobyabwenge bakaba ngo bari batarageza ku myaka 21 igihe bakoraga icyo cyaha.

Kuri urwo rupapuro rwa 10 kuri nimero ya 15 hagaragarago uwitwa MABUMBA NZIMA Buis, w’igitsina gabo, mwene Mabumba Oswald na nyina Yvonne Idamange Iryamugwiza, wavutse  tariki ya 02 Kanama 2004, avukira mu karere ka Gasabo, umurenge wa Kimironko, Akagari ka Gatare, akaba yarahamijwe ibyaha byo: Gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu rubanza RP 01881/2022/TB/KICU, akaba yari yaratawe muri yombi tariki 17 Ugushyingo 2022, akaba yari yarakatiwe igifungo cy’umwaka 1.

Twabibutsa kandi ko kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Werurwe 2023, urukiko rw’ubujurire rwategetse ko Madamu Yvonne Idamange Iryamugwiza afungwa imyaka 17 n’igice ndetse akazatanga ihazabu ya miliyoni 4 z’amafaranga.

Ubutabera bw’u Rwanda bwamuhamije ibyaha byo gupfobya no guhakana jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994. Ibyaha aregwa arabihakana.

Umunyamkuru w’ijwi ry’Amerika, Eric Bagiruwubusa yari mu rukiko ategura inkuru ikurikira.

↧

”Imvugo ya Perezida Kagame igaragaza ikibazo mu Rwanda dufite”: Victoire INGABIRE

April 1, 2023, 8:11 am
≫ Next: Kagame Yongeye Gutorerwa Kuyobora FPR ku majwi arenga 99%
≪ Previous: Umwana wa Idamange ni umwe mu barekuwe mu gihe kimwe na Rusesabagina!
$
0
0
↧
↧

Kagame Yongeye Gutorerwa Kuyobora FPR ku majwi arenga 99%

April 3, 2023, 2:53 am
≫ Next: Karasira Aimable mu rukiko yavuze ko atiteguye kuburana
≪ Previous: ”Imvugo ya Perezida Kagame igaragaza ikibazo mu Rwanda dufite”: Victoire INGABIRE
$
0
0

Paul Kagame niwe watorewe kuyobora umuryango wa FPR inkotanyi mu gihe cy’imyaka 5.

Ni amatora yashoje Kongeri ya FPR inkotanyi yaberaga i Kigali, ikaba yarahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 uwo muryango umaze uvutse.

Gutora abayobozi ni cyo gikorwa cyasoje kongere yari imaze iminsi. Ni amatora atagaragayemo impinduka zigaragara kw’isonga nyirizina. Perezida Paul Kagame ni we wongeye gutorerwa kuyobora FPR. Ku mwanya wa Visi perezida, uwatowe ni Madame Uwimana Concolee wahoze ari Senateri. Yasimbuye Bazivamo Christophe wari umaze imyaka 10 muri uwo mwanya. Ku mwanya w’umunyamabanga mukuru wa FPR inkotanyi hatowe Bwana Gasamageri Wellars wasimbuye Francois Ngarambe wari umaze imyaka 20 muri uwo mwanya.

Gutora abazayobora umuryango wa FPR inkotanyi mu gihe cy’imyaka 5 byahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 umuryango FPR inkotanyi umaze uvutse.

Perezida kagame akaba n’umuyobozi wa FPR-Inkotanyi, yagarutse ko uyu muryango wanyuze mu nzira zitoroshe kugera aho ugeze ubu.

Perezida kagame akaba n’umuyobozi wa FPR Inkotanyi yumvikanishije ko abayobozi bahunze bananiwe gusobanura inshingano z’ibyo bakoraga bahitamo kuva muri FPR baragenda.

Perezida kagame yakomoje k’uwahoze ari umunyamabanga mukuru wa FPR, aho yumvikanishije ko uwo wari umunyamabanga mukuru yafatiwe mu bikorwa by’ubujura yiba amafaranga.

Usibye abanyamuryango ba FPR inkotanyi bagera ku bihumbi 2000 bitabiriye iyi nama, abahagarariye imitwe ya Politike yose ikorera mu Rwanda, n’abahagarariye imitwe ya politike iri ku butegetsi mu bihugu bituranye n’u Rwanda n’ibya kure na bo bari bahari.

Mu Burundi, ishyaka CNDD-FDD ryari ryohereje intumwa, harimo uhagarariye ishyaka FRORIMO ryo muri Mozambique, NRM ryo muri Uganda, Zanu PF yo muri Zimbabwe ndetse n’ishyaka Chama cha Mapinduzi yo muri Tanzaniya.

↧

Karasira Aimable mu rukiko yavuze ko atiteguye kuburana

April 3, 2023, 3:11 am
≫ Next: Victoire Ingabire kuri Rusesabagina umuvugizi wa leta yavunikiye ubusa
≪ Previous: Kagame Yongeye Gutorerwa Kuyobora FPR ku majwi arenga 99%
$
0
0

Urubanza rwa Aimable Karasira wahoze ari umwalimu muri kaminuza y’u Rwanda rwatangiye kuburanishwa n’Urukiko Rukuru urugereko ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu majyepfo.

Ni nyuma y’uko umwaka ushize Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge i Kigali ruvuze ko rudafite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza.

Uyu munsi kuwa mbere ahawe umwanya mu rukiko, Karasira wunganiwe na Me Evode Kayitana na Gatera Gashabana, yavuze ko afite inzitizi zituma atiteguye kuburana.

Ati: “Ndashaka ko muburanisha umuntu muzima”.

Yavuze ko amaze icyumweru n’igice afite ‘crise mental’, kandi ko afite ikibazo cy’uburyo afunzemo muri gereza ya Mageragere i Kigali.

Ati: “Mfungiye ahantu habi cyane, sinsohoka, ni ahantu hakonja cyane kandi hatanyemerera gutegura urubanza. Natangiye kurutegura bintera trauma.

“Iyo unyunganira aje kunsura baramunyima. Kuva nagera muri gereza icyo bakoze ni ukongera uburwayi bwanjye.”

Karasira yafunzwe mu 2021 aregwa ibyaha birimo; guhakana jenoside, guha ishingiro jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha.

Ibi byaha, bishingiye mu byo yagiye atangaza ku mbuga zitandukanye za YouTube harimo n’urwe bwite Ukuri Mbona, we yarabihakanye.

Avuga ko aregwa kubera kuvuga ibyo we yita “ukuri” ku ishyaka FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi.

Karasira yabwiye urukiko ko kuva aho bamubwiriye iby’uru rubanza arimo kuburana i Nyanza amaze icyumweru arota intambara n’impfu, ati: “Ni ukuri ntabwo numva nshobora kuburana.”

Umucamanza yavuze ko ibyo Karasira arimo kuvuga ko arwaye binyuranye n’ibyagaragajwe n’abaganga ko ashobora kuburana.

Isuzuma ryakozwe n’abaganga mu 2021 ryerekanye ko Karasira afite uburwayi bukomeye bwo mu mutwe ariko ko budatuma yibagirwa.

Abamwunganira bavuze ko basabye ko agomba kuburanishwa ari uko nibura hashize iminsi irindwi abaganga berekanye uko uburwayi bwe buhagaze.

Me Gashabana yavuze akurikirana Karasira kandi ko abona ibibazo byo mu mutwe by’umukiliya we bigenda byiyongera.

Ati: “Ukurikije ibibazo bya buri munsi yavuze ko ahura nabyo muri gereza (gufatwa nabi) dusanga byarakomeje, tugasaba ko muganga yakongera akamusuzuma akaturebera aho bigeze.”

Karasira yavuze ko raporo ya muganga yerekanye ko ibyo bibibazo yabigize kuva mu 2003. Ati: “Icyo banga gushyiramo ni uko jyewe abanjye bishwe n’Inkotanyi. Narabibonye n’amaso yanjye, none murashaka ko njye mererwa gute koko?”

Umucamanza yamubujije kwinjira muri dosiye ye, ati: “Reka duhere ku by’uburwayi bawe.”

Urukiko rwavuze ko rukeneye kumenya neza aho Karasira afingiye n’uburyo afunzwemo.

Karasira ati: “Byaba byiza muhageze mukirebera.”

Me Kayitana umwunganira yavuze ko raporo y’abaganga yerekanye ko “Karasira akora ibintu umuntu muzima atakora”, kandi amategeko adahana umuntu wakoze icyaha ameze atyo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko raporo y’abaganga itavuga ko Karasira yatakaje burundu gukora ibintu bikorwa n’abantu bazima, bityo agomba gukomeza kuburanishwa.

Gusa bwavuze ko inzitizi uregwa yavuze zigomba kubanza kuvaho mbere y’uko aburana, ndetse ko “ntacyo byaba bitwaye” ajyanywe mu bitaro by’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe biri i Ndera mu mujyi wa Kigali.

Icyemezo cy’Urukiko ku nzitizi zatanzwe na Karasira kizatangazwa tariki 06 z’uku kwezi.

Inkuru dukesha umunyamakuru wa BBC uri i KIgali:

Yves Bucyana

↧
Search

Victoire Ingabire kuri Rusesabagina umuvugizi wa leta yavunikiye ubusa

April 3, 2023, 5:56 am
≫ Next: Abunganira Aimable Karasira Bamusabira Gusuzumwa Uburwayi bwo mu Mutwe
≪ Previous: Karasira Aimable mu rukiko yavuze ko atiteguye kuburana
$
0
0
↧

Abunganira Aimable Karasira Bamusabira Gusuzumwa Uburwayi bwo mu Mutwe

April 3, 2023, 7:40 pm
≫ Next: Ubwongereza bushimangira ko u Rwanda ari rwiza ku bimukira n’ubwo hari abishwe barashwe mu 2018
≪ Previous: Victoire Ingabire kuri Rusesabagina umuvugizi wa leta yavunikiye ubusa
$
0
0

Impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda Bwana Aimable Uzaramba n’abamwunganira mu mategeko barasaba umucamanza kubanza kumusuzuma uburwayi bwo mu mutwe mbere yo kumuburanisha ibyaha byo guhakana no guha ishingiro jenoside.

Bwana Aimable Karasira Uzaramba yagejejwe ku rukiko arinzwe bikomeye n’abacungagereza bavanze n’abapolisi benshi. Yari mu mpuzankano y’iroza iranga abafungwa yambaye amapingu ku maboko afite bibiliya mu ntoki.

Umwitegereje mbere y’iburanisha ari n’abamwunganira mu mategeko, Karasira yagaragaraga yacishagamo akamwenyura , ubundi akagaragara nk’uri mu ntekerezo zidashira.

Karasira yabwiye umucamanza mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibyambuka imbibe ko n’ubwo yubahirije amabwiriza y’abamufunze atiteguye kuburana. Yavuze ko amaze icyumweru arwaye kandi ko gutegura urubanza ku byaha byo guhakana no guha inshingiro jenoside yamugize imfubyi birushaho kumusubiza inyuma.

Yasobanuye ko kuva yagera mu munyururu byarushijeho kumusonga ku burwayi bw’agahinda gakabije amaranye imyaka isaga 20 ndetse n’indwara y’igisukari izwi nka diyabete. Yasobanuye ko atanga kuburana na cyane ko yemera ashimitse ko biri mu nyungu ze ariko agasaba urukiko gutegeka ko avurwa bakamuburanisha ari muzima.

Ibindi wabyumva hasi mu nkuru y’Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika, Eric Bagiruwubusa

↧
↧

Ubwongereza bushimangira ko u Rwanda ari rwiza ku bimukira n’ubwo hari abishwe barashwe mu 2018

April 3, 2023, 1:08 pm
≫ Next: Victoire INGABIRE ati “Njye nzahagarara mu mwanya w’abayoborwa ndwanya akarengane bakorerwa n’abayobozi”
≪ Previous: Abunganira Aimable Karasira Bamusabira Gusuzumwa Uburwayi bwo mu Mutwe
$
0
0

Suella Braverman, minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubwongereza, yashimangiye ko u Rwanda ari igihugu gitekanye ku bimukira, nubwo bwose hari ibimenyetso by’abanyecongo 12 b’impunzi barashwe na polisi bagapfa mu 2018.

Mu kiganiro na BBC ku cyumweru, abajijwe ku kuraswa kw’izo mpunzi, Suella yavuze ko icyo kibazo “sinkizi neza”.

Leta y’Ubwongereza irategura kohereza abimukira mu Rwanda mu gihe bageze muri iki gihugu mu nzira zitemewe.

Suella yavuze ko Urukiko Rukuru rwasanze u Rwanda ari igihugu gitekanye.

Gusa yavuze ko iyi gahunda igifite imbogamizi mu by’amategeko.

Yanze kandi kugira itariki atangaza y’igihe leta iteganya kugera kuri gahunda yayo yo guhagarika amato matoya yambuka ‘The Channel/La Manche’ akinjiza abantu mu Bwongereza mu buryo butemewe.

Muri gahunda ya leta, abantu bageze mu Bwongereza mu nzira zitemewe bashobora kujya boherezwa mu Rwanda bakajya gusabayo ubuhungiro.

Mu Ukuboza (12) gushize Urukiko Rukuru rwanzuye ko iyi gahunda yemewe n’amategeko, ariko iki cyemezo ubu kiri mu bujurire.

Suella Braveman yabajijwe ku bihamya byatanzwe na UNHCR byo mu 2018, ko itsinda ry’impunzi z’abanyecongo zarashwe ziri mu myigaragambyo yo kwamagana kugabanuka kw’ibiribwa bahabwa.

Amaze kwerekwa video y’ibyabaye nyuma, Suella yagize ati: “Hariya hashobora kuba ari mu 2018, turimo kureba 2023 gukomeza.

“Urukiko Rukuru, abacamanza bakuru b’inzobere, barebye muri buri kintu cyose muri iyi gahunda yacu n’u Rwanda basanga ni igihugu cyizewe kandi basanga gahunda yacu ikurikije amategeko.”

Yongeyeho ko u Rwanda rufite “amakuru afatika yo kwakira no gutuza neza abantu b’impunzi n’abimukira”.

Yavuze ko iyi ngingo ya leta y’Ubwongereza yashyizemo integuro ko abantu babishaka bashobora kwanga umwanzuro wo kubohereza mu Rwanda “ku mpamvu zidasanzwe” zo “kubabara gukomeye kandi kutateganyijwe”.

Leta y’u Rwanda yavuze ko ibyakozwe na polisi mu 2018 byari inzira ya nyuma yo guhagarika imyigaragambyo yajemo urugomo.

Mu kwezi gushize ibinyamakuru byinshi byatangaje ko hari amakuru ko minisiteri y’ubutegetsi y’Ubwongereza iteganya ko indege za mbere zijya mu Rwanda zizahagaruka mu mpeshyi.

Ariko leta ntabwo iragira icyo itangaza ku mugaragaro ku bijyanye n’igihe nyacyo.

Suella Braveman yavuze ko abona ko iyi gahunda yo kohereza abantu mu Rwanda izatera “kwifata gukomeye” bigatuma abantu bashobora guhagarika kwambuka inyanja bitemewe bajya mu Bwongereza.

Minisitiri w’intebe Rishi Sunak muri gahunda ze yagize iby’ibanze guhagarika amato mato yinjiza abimukira mu Bwongereza, kandi azaba ari ku gitutu cyo kwerekana aho abigeze mbere y’amatora akurikira, azaba muri Mutarama (1) 2025.

Suella yavuze ko bifuza ko iyo gahunda ya leta yihuta ariko ko leta idashobora kugenzura igihe mu nzira z’amategeko zirimo kuba z’abarwanya iyi gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Ati: “Habaye urubanza mu kwezi gushize, tugomba gutegereza urukiko rugafata umwanzuro. Sinshobora kugenzura ingengabihe y’urukiko kandi tugomba kubaha umwanzuro wose w’urukiko no kubahiriza ingengabihe zashyizweho n’abacamanza.”

Lisa Nandy wo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi mu Bwongereza, avuga ko iyi gahunda ya leta ari “uburiganya buri gukorwa ku baturage b’Ubwongereza.”

Yongeraho ko ibi bimaze “gutwara amafaranga menshi” y’abasoreshwa kandi “nta muntu n’umwe uroherezwa mu Rwanda”.

Lisa avuga ko ibyatangajwe na Suella Braveman byerekana ko gahunda n’u Rwanda “idashoboka” kandi “yabaye ihagaritswe”.

Umwaka ushize, abimukira bose hamwe binjiye mu Bwongereza bageze ku mubare wo hejuru cyane wa 504,000.

BBC

↧

Victoire INGABIRE ati “Njye nzahagarara mu mwanya w’abayoborwa ndwanya akarengane bakorerwa n’abayobozi”

April 6, 2023, 7:25 am
≫ Next: BIBILIYA Ntagatifu Mu Ntoki KARASIRA Aimable Mu RUKIKO
≪ Previous: Ubwongereza bushimangira ko u Rwanda ari rwiza ku bimukira n’ubwo hari abishwe barashwe mu 2018
$
0
0
↧

BIBILIYA Ntagatifu Mu Ntoki KARASIRA Aimable Mu RUKIKO

April 3, 2023, 9:06 am
≫ Next: Urukiko rwategetse ko Karasira asuzumwa n’abaganga 3 b’i Ndera!
≪ Previous: Victoire INGABIRE ati “Njye nzahagarara mu mwanya w’abayoborwa ndwanya akarengane bakorerwa n’abayobozi”
$
0
0
↧
Remove ADS
Viewing all 10370 articles
Browse latest View live

Search

  • RSSing>>
  • Latest
  • Popular
  • Top Rated
  • Trending
© 2025 //www.rssing.com
<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>