Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10370 articles
Browse latest View live

Muburakari bwinshi Victoire Ingabire avuze kubayobozi bo mu Nteko bamushyiraho igitugu


Paul Rusesabagina Yaba Agiye Kurekurwa?

$
0
0

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yavuze ko hari ibiganiro byatangijwe bigamije kugerageza gukemura ikibazo cy’umunyapolitike Paul Rusesabagina.

Ibi Perezida Paul Kagame yabivugiye mu nama mpuzamahanga ireba iby’umutekano iteraniye I Doha muri Qatari. Yavuganaga n’umunyamakuru Steve Clemons uyobora igitangazamakuru Semafor gikorera muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Muri iki kiganiro Perezida Kagame w’u Rwanda yarimo agaragariza abayitabiriye urugendo u Rwanda rwanyuzemo rwo kwiyubaka, ubwiyunge n’iterambere ry’igihugu mu myaka irenga 10 ishize.

Muri icyo kiganiro umunyamakuru Clemons yabajije Perezida Kagame ku ifungwa rya Paul Rusesabagina inkiko z’u Rwanda zakatiye imyaka 25 nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’ubwicanyi n’iby’iterabwoba. Asubiza umunyamakuru Clemons, Perezida Kagame yavuze ko icyo kibazo kirimo kwigwaho kugira ngo kirangire.

Yagize ati: “Ntabwo turi abantu bashaka guhera ahantu hamwe tudatera imbere ku mpamvu iyo ari yo yose. Nkuko mubizi, no mu mateka yacu, igihe twashakaga gukomeza tujya mbere nkuko twigeze kubivuga twageze n’aho tubabarira ibitababarirwa”

Perezida Kagame yavuze ko uko ariko bamwe mu bakoze jenoside baje kwisanga bidegembya. Ati: “Ntabwo duheranwa n’amateka yacu. Hari ibiganiro, hari ukureba inzira zose zishoboka zo gukemura icyo kibazo hatabayeho kwirengagiza uburemere bw’ibyaha yahamijwe. Ndatekereza ko hagomba kuboneka uburyo bwo kubitunganya”

Ifatwa n’ifungwa rya Rusesabagina ryateje impaka nyinshi haba mu Rwanda no hanze yarwo.

Leta zunze ubumwe z’Amerika n’indi miryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu yakomeje kuvuga ko urubanza rwa Rusesabagina rwaranzwe n’amahinyu menshi ajyanye no kutubahiriza amahame y’iburanisha riboneye, aho leta yagiye kure mu kwivanga mu mikorere y’ubucamanza.

Ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bikomeje gusaba leta y’u Rwanda kumurekura kuko bisanga yarafashwe mu buryo butemewe n’amategeko.

Mu muryango we bemeza ko yashimuswe.

VOA

Umunsi Gen Marcel Gatsinzi azashyingurwa wamenyekanye.

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kabiri tariki 14 Werurwe 2023 aravuga ko General Marcel Gatsinzi witabye Imana mu mu cyumweru gishize azashyingurwa mu irimbi rya Gisirikare i Kanombe kuri uyu wa kane tariki ya 16 Werurwe 2023.

Nabibutsa ko inkuru y’urupfu rwa Gen Marcel Gatsinzi yamenyekanye ku wa kabiri tariki 7 Werurwe 2023 ariko akaba yari yitabye Imana ku munsi ubanza ku wa mbere tariki ya 6 Werurwe azize uburwayi, aguye mu bitaro mu Bubiligi. Ariko byabaye nk’ibigizwe ibanga kuko byabanje guhwihwiswa kugeza bitangajwe n’ibinyamakuru bikorera hanze y’igihugu.

Ministeri y’ingabo mu Rwanda yashyize itangazo ribika Gen Marcel Gatsinzi ku rubuga rwayo ku wa gatatu tariki ya 8 Werurwe 2023 hashize iminsi 2 yitabye Imana.

Umurambo wa Gen Gatsinzi wagejejwe ki kibuga cy’indege i Kanombe ku cyumweru tariki ya 12 Werurwe 2023, wakirwa n’abarimo Ministre w’ingabo, Gen Albert Murasira, Gen Wilson Gumisiriza, Gen Augustin Turagara n’abandi….

Gen Marcel Gatsinzi yavukiye i Kigali mu tariki ya 9 Mutarama 1948, yize amshuri abanza kuru Sainte Famille, amashuri yisumbuye muri Collège Saint-André i Nyamirambo, aho yayarangije mu 1968 ahita yinjira mu gisirikare cy’u Rwanda mu 1968 muri Promotion ya 9 y’ishuri rikuru rya gisirikare (E.O) ry’i Kigali. akaba yararirangije mu 1970 afite ipeti rya Sous-Lieutenant.

Hagati ya 1974 na 1976 yagiye kwiga muri École Royale Militaire aho yavuye ari BEM (Breveté d’état-major).

Yabaye mu mitwe itandukanye y’ingabo z’u Rwanda, yabaye umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu buyobozi bw’ingabo (G3), yanayoboye igihe kinini ishuri rya ESO (Ecole des Sous-Officiers) i Butare.

Kuva tariki ya 7 kugeza 17 Mata 1994 yagizwe umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda by’inzibacyuho asimbuye Gen Déogratias Nsabimana wari umaze kugwa mu ndege hamwe na Perezida Yuvenali Habyalimana. Yaje gusimburwa na Gen Augustin Bizimungu.

Mu 1994 kandi ari mu basirikare ba FAR basubiye mu Rwanda gukorana n’ubutegetsi bwa FPR. Yakomeje kuzamurwa mu myanya mu buryo bukurikira:

  • 1995-1997: Umugaba mukuru wungirije w’ingabo za APR
  • 1997-2000: Umugaba mukuru wa Gendarmerie
  • 2000-2002: Umuyobozi mukuru w’inzego z’ipererereza (NISS)
  • 2003-2010: Ministre w’ingabo
  • 2010-2013: Ministre w’ibiza no gucyura impunzi

Yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku myaka 65 mu 2013 afite ipeti rya General w’inyenyeri 4.

Mu mwaka ushize wa 2022, ari mu gihugu cy’U Bubiligi yasezeranye mu mategeko n’umunyarwandakazi uba mu gihugu cy’U Bubiligi bari bamaranye igihe dore ko bari bafitanye n’umwana w’imyaka irenga 20.

Umuhango wo gushyingura Gen Marcel Gatsinzi

Bernard Ntaganda ntiyumva ukuntu Kagame ahabwa igikombe cya FIFA

$
0
0

Inama rusange y’ubutegetsi ya FIFA iteraniye i Kigali yasubijeho gahunda y’amakipe ane muri buri tsinda mu gikombe cy’isi cya 2026 kizaba kigizwe n’amakipe menshi kurushaho.

Iri rushanwa rizabera mu yo muri Amerika, Canada na Mexique byari biteganyijwe ko ribamo amatsinda 16 y’amakipe atatu kuko umubare w’amakipe ubu wakuwe kuri 32 akagirwa 48.

Ariko kugenda neza kw’amatsinda agizwe n’amakipe ane mu irushanwa riheruka muri Qatar mu 2022 byatumye ubutegetsi bwa FIFA bwongera gusuzuma uko bizagenda mu 2026.

Ibi byatumye iryo rushanwa ryari kuba rigizwe n’imikino 80 yongerwa ikaba 104, kuko ubu hongewemo ikiciro gishya cya kimwe cya 16 (1/16) kirimo amakipe 32.

I Kigali, FIFA yemeje ko amakipe abiri ya mbere mu itsinda azajya akomereza muri icyo cyiciro, hamwe n’amakipe umunani ya gatatu yitwaye neza kurusha andi.

FIFA ivuga ko ubu buryo bushya bwo gukina igikombe cy’isi “buzatuma amakipe yose akina nibura imikino itatu, bukanatanga ikiruhuko gikwiye hagati y’amakipe ahanganye”.

Mu Ukuboza(12) gushize perezida wa FIFA Gianni Infantino nibwo yatangaje ko barimo kureba uko haba impinduka mu buryo bwo gukina igikombe cy’isi nyuma y’uko imikino y’amatsinda irangiye mu buryo bwanyuze benshi muri Qatar.

Uburyo bw’amatsinda y’amakipe ane, aho abiri akomeza mu kiciro cyo gukuranamo, nibwo bwakoreshwaga mu gikombe cy’isi kuva cyatangira gukinwa n’amakipe 32 mu 1998.

Ikiciro gishya cya 1/16 gisobanuye ko amakipe azagomba gukina imikino umunani kugira ngo atware iki gikombe, ugereranyije n’irindwi yo mu 2022 muri Qatar.

Kagame yashimiwe cyo guteza imbere umupira

Muri iyi nama rusange ya FIFA, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda n’Umwami Mohammed VI wa Maroc – we yari uhagarariwe – bashimiwe guteza imbere umupira muri Africa.

Bahawe ibihembo bya ‘CAF President’s Outstanding Achievement Award 2022’ gihabwa abategetsi bagize “uruhare rukomeye” mu guteza imbere umupira muri Africa.

Mu myaka ishize u Rwanda rwavuguruye umupira w’amaguru, ruvugurura stade z’umupira nk’iya Huye na Rubavu, rwubaka stade ya Nyagatare, rushinga amashuri awigisha, ibyatumye hagaragara impano mu bakiri bato no kugira umupira umwuga.

Gusa u Rwanda ntirurasubira mu gikombe cya Africa aho ruheruka mu 2004, kandi ruza mu myanya y’inyuma ku rutonde rwa FIFA rw’uko amakipe y’ibihugu ahagaze mu mupira.

Nyuma yo kwakira iki gihembo, Perezida Kagame yavuze ko agifite ibimubabaza kuko “twakinnye umupira, twawitayeho ariko ntabwo turagera aho dushaka kuba.”

Ishyaka PS-Imberakuri, igice kiyobowe na Bernard Ntaganda, ryasohoye itangazo rivuga ko ‘abarenze umwe bibaza’ uko Kagame yahawe igihembo kimwe n’Umwami Mohammed VI ukuriye igihugu cyageze muri kimwe cya kabiri cy’igikombe cy’isi cya 2022.

Iri shyaka rivuga ko ikipe y’u Rwanda ‘iri mu zoroheje mu karere no ku isi y’umupira’, rinavuga ko u “Rwanda rudafite ibikorwaremezo by’ibanze nk’ibibuga by’umupira byo ku rwego mpuzamahanga”, rivuga ko biri muri raporo z’impuzamashyirahamwe y’umupira muri Africa.

BBC

Rwanda: Stade ya Kigali yitiriwe Pelé nyuma Kagame aratungurana akina umupira

$
0
0

Stade ya Kigali y’i Nyamirambo ubu izajya yitwa Kigali Pele Stadium nyuma y’umuhango wo kuyiha iryo zina wabaye kuwa kane ugarikirwa n’umukino Perezida Paul Kagame yatunguye benshi akawubonekamo.

Muri Mutarama(1) bashyingura Pelé perezida wa FIFA Gianni Infantino yavuze ko azasaba ibihugu byose bigize FIFA kugira stade imwe byitirira icyo kirangirire cyapfuye mu Ukuboza(12) gushize.

Muri Africa, iyi stade izwi cyane ku izina rya ‘Regional’ ibaye iya kabiri nyuma y’iyo muri Cape Verde nayo yahawe izina rya Pelé muri Mutarama.

Nyuma yo guha izina rishya iyi stade ya Kigali, Perezida Kagame usanzwe azwi nk’umufana w’umupira w’amaguru – by’umwihariko w’ikipe ya Arsenal – ariko agakina Tennis, yatunguye benshi agaragara akina umupira.

Ikipe ya Paul Kagame yatsinze iya Gianni Infantino(ufite umupira)

Ikipe ya Paul Kagame yatsinze iya Gianni Infantino(ufite umupira)

Ni mu mukino wahuje ikipe yari ayobowe n’iyari iyobowe na Gianni Infantino, yombi yari yiganjemo abakanyujieho mu mupira ubu bari mu butegetsi bwawo cyangwa mu gutoza.

Bamwe mu bari mu ikipe ya Kagame barimo Jay Jay Okocha wo muri Nigeria, Patrice Motsepe ukuriye CAF, Jimmy Mulisa, Kalekezi Olivier, Kayiranga Baptiste, Eric Nshimiyimana bakanyijijeho mu Rwanda ubu bakaba ari abatoza, Grace Nyinawumuntu utoza abagore, perezida wa FERWAFA Olivier Nizeyimana, n’abandi.

Ikipe yindi yari iyoboye na Infantino yari irimo Youri Djorkaeff wakinnye mu makipe nka Paris Saint Germain na Monaco ubu ni umujyanama mukuru muri FIFA na Gilberto Silva wamenyekanye cyane muri Arsenal, n’abandi

Ikipe ya Perezida Kagame yatsinze iya Gianni Infantino ibitego bitatu kuri bibiri, mu mukino wasifuwe n’umusifuzi mpuzamahanga Salma Mukansanga.

Umusifuzi Salma Mukansanga afunga inkweto za Perezida Kagame

Umusifuzi Salma Mukansanga afunga inkweto za Perezida Kagame
Stade ya Kigali yabaye iya kabiri muri Africa yitiriwe Pele
Stade ya Kigali yabaye iya kabiri muri Africa yitiriwe Pele
BBC

Akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu

$
0
0

Umunsi mukuru mpuzamahanga w’abagore wanteye kwibaza cyane ku mibereho y’abitwa abagore b’iwacu. Mu byukuri mvuze umugore nshaka kuganisha ku muntu wese w’igitsina gore kuva ku gahinja kugera ku mukecuru ; nkaba nshaka kugaruka cyane ku burenganzira bwabo n’uruhare runini bafite mu kubaka umuryango nyarwanda by’umwihariko n’iyi si yose muri rusange.

Ubundi mu kinyarwanda umugore ntahabwa agaciro n’amategeko ngo bavuge ngo uzamukoraho bazabimubariza munkiko cyangwa ngo bazamuhamagariza polisi nkuko numva byateye henshi mu banyarwanda bubu.

agaciro k’umugore gahari kuva akiremwa, akaza yitwa nyinawabantu kabone naho yaba akiri agahinja gato cyane. Bityo mu muco wacu byatumaga atangira kubahwa no kwitabwaho by’umwihariko kugirango udahugana maze umuryango wose ugahungabana.

Umugore yagiraga imirimo akora by’umwihariko atari uko ahejwe mu bindi ahubwo yakoraga ibijyanye n’urwo ruhare rwe rwo kuba nyinawumuntu. Naho mubindi yatozwaga ubwitonzi bukomeye, kwihangana, no gushishoza bijyanye no gushyira mu gaciro ku buryo no mu zindi nzego z’imirimo n’ibikorwa binyuranye yashoboraga kugiramo ijambo no gutanga inama.

Niyo mpamvuri urwo rwego n’umugabo mu rugo yagombaga gutegeka urugo bigakunda ariko byagera aho bikomeye agakenera kumva ijwi n’inama by’umugore ari naho umugore akomora kwitwa na none umufasha kuko umugabo atakwishoboza byose mu kubaka urugo rukomeye. Aho rero niho hava ya mvugo ngo : « umugore ni umutima w’urugo » ; ubundi bakongera bati : « ukurusha umugore akurusha urugo ».

Tukiri rero mu gihe cy’umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bw’umugore ndagirango nihanize abantu babonye ngiye ahagaragara ngo ntange umusanzu wange mu kubaka u rwanda rwiza rubereye bose, nkazamura ijwi ryanjye ngo mfatanye na bagenzi bange babitangiye mbere kandi mbona bagana heza nuko bagatangira kunyibasira.

By’umwihariko niyamye abantu banyanditse mu kinyamakuru « Rushyashya » no mu kindi kitwa « My 250TV » bansebya. Nange kimwe n’abandi banyarwandakazi twese dufite uburenganzira bwo kugira icyo tuvuga cyangwa dukora mu rwego rwo kubaka igihugu cyacu ntawe tugombye kubisabira uruhushya.

Ibyo nkora rero ntawabinjyanyemo ku gahato cyangwa mu buriganya ubwo aribwo bwose. Nange mfite umutimanama kandi ndakuze byo kumenya gutandukanya ikiza n’ikibi ; kumenyako utavuga ngo urubaka neza, umuryango nyarwanda, waka abantu uburenganzira bwabo ngo nge nkome amashyi.

Ushaka igihugu cyiza yubaha ubuzima bw’abaturage bacyo, akubaka amajyambere arambye mu bwumvikane na rubanda muri rusange ndetse byakunda buri wese akabigiramo uruhare.

Niyo mpamvu niyemeje gushyigikira by’umwihariko abagore babonye kareko u Rwanda rugeze habi bagahagurukira gutanga umuganda wabo mbere na mbere bamagana umuco w’ubwicanyi urimo wogera aho uvuze wese yicwa cyangwa akaburizwa irengero.

Hari benshi bamaze kuzira ubwo butwali bagize : abishwe, ababuriwe irengero, abafunze n’abandi benshi batakigira uburenganzira na buke nko kuvuga bisanzuye cyangwa se kujya aho bashaka nta nkomyi kabone naho byaba ari ukujya mu ngo zabo.

Nonese buriya Madame Victoire Ingabire aho ari hariya si ifoto ya benshi mu bagore bagowe bo mu Rwanda?

Abagore benshi b’abazunguzayi si ikimenyetso kivugira cy’uko umugore w’umunyarwandakazi yafungiwe amarembo yo kugira uruhare mu kunganira urugorwe no gushakisha icyazahura ubukungu bw’igihugu n’imibereho myiza y’abanyarwanda.

Sinazinduwe no kurondora amabi abagore bo mu rwanda bagirirwa ariko sinabura no kwibutsa ko leta inashinjwa ibindi byaha ndengakamere ikorera ku bagore bo muri Congo n’ubwo no mu Rwanda bihaba ariko ntibivugwe.

Niyo mpamvu nshaka guhinira aha nongera kubwira abantoteza bose n’abashaka gukoma imbere abagore bo mu Rwanda ngo baceceke kandi igihugu kigana aharenga ngo bazirikane ko umugore ari igicumbi cy’ubuzima n’uburere. Uruhare rw’umugore ni ingenzi kuko nkuko nabivuze

haruguru : « umugore ni nyinawabantu ». Bityo nkongera kwamagana abatoteza abagore ko : « Akabura ntikaboneke ari nyina wumuntu ».

Nange rero by’umwihariko nkabamenyeshako ndi umwe mu bagore bumva ubuzima butagomba guseswa uko abantu bamwe babyumva mu nyungu zabo bwite. Ndetse nanababwirako burya n’igihugu ari umubyeyi ko udashobora kucyubaka utubaha abagore. Ahubwo numva narakerewe nkaba nsaba n’abandi bagore bose bagifite ingingimira zo kugaragaza ubuntu n’impuhwe ziranga abagore ko igihe kirimo kirenga. Nibaze dufatanye twamagane icyo aricyo cyose gihungabanya ubuzima n’uburenganzira bwa kiremwamuntu aho ava akagera. Imana rurema iturinde kandi yumve ugusaba kwacu.

MUSABE Bertilde

Victoire INGABIRE ntiyemeranya n’itegeko ritanga ikiruhuko ku bagore.


“mu Rwanda hari inzara” : Victoire INGABIRE avuze ku nzara iri mu Rwanda.

UMUSESENGUZI KAREGEYA YITABYE RIB | IBYO YABAJIJWE NO KURI NKUNDINEZA

Abafunzwe n’abishwe bazira gutanga Ibitekerezo byabo bagomba guhabwa ubutabera.

Ni nde ufite inyungu mu guhuza amatora y’abadepite n’aya Perezida?

AMAHANGA ARACYADUFITEHO IJAMBO | NYUMA YA RUSESABAGINA, BYABAGAMBA ATEKEREZWEHO – J.P NKUNDINEZA

RWANDA: Paul Rusesabagina wabaye ikirangirire kubera Film “Hotel Rwanda” ararekuwe.

$
0
0

Yanditswe na Erasme Rugemintwaza

Umunyapolitiki Paul Rusesabagina, wabaye isoko ya filime “Hôtel Rwanda” yabonye igihembo cya Oscar, azarekurwa muri gereza mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu [tariki ya 25/03/2023], nk’uko abayobozi bakuru b’u Rwanda na Qatari babitangarije ikinyamakuru Semafor.

Nyuma y’inama y’ingenzi y’abaminisitiri ku wa gatanu [tariki 24/03/2023], Minisitiri w’ubutabera mu Rwanda, Emmanuel Ugirashebuja, arateganya gutangaza ko Rusesabagina n’abandi bantu 20 bakatiwe hamwe na we ku byaha bifitanye isano n’iterabwoba basubikiwe ibihano. Ibihano byabo ariko by’ibanze ntibizahanagurwa nk’uko abayobozi bakuru babiri bo mu Rwanda babitangaza.

Umwe mu bayobozi yagize ati “Niba umwe muri abo bantu asubiye mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi yaregwaga mbere, azasubira guhabwa icyo gihano.”

Rusesabagina, wanenze cyane Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yabaye ikirangirire cyane ku isi nyuma y’uko “Hollywood” ihaye agaciro ubwitange n’imbaraga ze zo gukiza Abahutu n’Abatutsi barenga 1.000 mu gihe cya Jenoside yakorewe mu gihugu cye mu 1994. Ariko mu 2021, yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 azira iterabwoba, kubera ubuyobozi yagize mu mutwe witwa Ihuriro Nyarwanda Riharanira Impinduka muri demokarasi, ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali, rifite umutwe w’abasirikare ushinjwa n’abayobozi b’u Rwanda kuba waragabye ibitero byahitanye abasivili.

Rusesabagina yahakanye uruhare muri ubwo bwicanyi maze mu 2022 Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika ivuga ko ari ” Imfungwa yibeshyweho”. Nk’uko abayobozi bamenyereye iby’imishyikirano babitangaza ngo iyi gahunda yo kumufungura “yagize imbaraga” mu biganiro mu gihe Amerika yashakaga kumenya impungenge z’u Rwanda ku bibazo by’umutekano n’iterabwoba biri muri iyo dosiye.

Abayobozi b’u Rwanda barateganya gutanga ibaruwa yanditswe na Rusesabagina isaba imbabazi Kagame. Rusesabagina yagaragaje ko “yicujije ku isano iryo ari ryo ryose” riri hagati y’umurimo we wa politiki mu Ihuriro Riharanira Impinduka muri demokarasi n’ibikorwa by’ihohoterwa ry’umutwe wawo witwaje intwaro, ndetse no kuba “ataritaye cyane ku kugira ngo abayoboke” b’ishyaka rye ritavuga rumwe n’ubutegetsi “bashyigikire byimazeyo amahame yo kudahohotera byimazeyo kandi byimbitse. ”

Rusesabagina yanditse kandi ko azava muri politiki y’u Rwanda aramutse arekuwe kandi yagize ati: “nzamara iminsi yanjye yose muri Amerika ntekereza, ntuje.” Amakuru atugeraho avuga ko ibaruwa yateguwe na Rusesabagina abifashijwemo n’abamwunganira mu mategeko bo muri Amerika no mu Rwanda.

UKO STEVE ABIBONA

Mu gihe amakuru ataramenyekana, Qatari na Amerika byatanze ubufasha bukomeye kugira ngo Rusesabagina arekurwe. Nkurikije amakuru mfite, ubuyobozi bwa Biden bwafunguye inzira y’ibiganiro itandukanye mu mishyikirano n’uburyo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zashyizemo ingufu mu intangiriro; naho Umuyobozi wa Qatari we afasha mu koroshya ibiganiro birebana n’iri rekurwa “ku mpamvu z’ubuzima”. Ibihugu byageze ku bwumvikane bukomeye bwakinguye inzira y’amasezerano bemeza ko u Rwanda rutagomba kwisubiraho ngo ruhindure ibyo rwemeye maze rusubizeho ibihano bya Rusesabagina na bagenzi be.

Umwe mu bayobozi bakuru ba guverinoma y’u Rwanda yabwiye itangazamakuru ko “umubano  ukomeye hagati y’Umuyobozi wa Qatari Tamim bin Hamad Al Thani na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame wagize uruhare runini muri iri hurizo rikomeye, kimwe n’ijwi rya Perezidansi y’Amerika ryifuzaga kuvugurura umubano hagati y’u Rwanda na Amerika ”

Amakuru aturuka muri Qatari yemeza ko nyuma yo kumara igihe gito kuri ambasade ya Qatari i Kigali, iyi mpirimbanyi izajyanwa i Doha aho umuryango we ushobora kumusanga. Kandi nyuma y’igihe gito cy’akaruhuko, azakomeza urugendo ajye gutura muri Amerika.

ICYAGARAGAYE

Ibitekerezo bya Kagame kuri iki kibazo cya Rusesabagina byahindutse cyane mu mezi make. Perezida Kagame yavugiye mu biganiro byateguwe n’ikinyamakuru Semafor mu Kuboza 2022, ko adafite umugambi wo kurekura Rusesabagina maze asa nusetsa avuga ko bizasaba “igitero” cy’amahanga kugira ngo amurekure. Icyo gihe yagize ati: “Twasobanuye neza ko nta muntu n’umwe uzava ahantu hose ngo adutere ubwoba”.

Igihe icyo kinyamakuru  cyongeye kubaza Kagame muri uku kwezi [Werurwe 2023] mu ihuriro ry’umutekano ku isi ryabereye i Doha, yavuze ko guverinoma ye yatangiye ibiganiro ku irekurwa rya Rusesabagina, maze yemeza, mu ijwi ryoroheje cyane, ko Abanyarwanda “bababarira n’utababarirwa” , ati ” ntiduheranwa n’amateka yacu.”

Hari abo Twatangiranye Bapfuye abandi Barafunzwe/FPR Ntikatubonemo Abanzi/Amasasu Ntakemura ibibazo.


FPR ntiyampa Last warning ngo na Opposition iyimpe.

Dr Charles Kambanda na Valentin Akayezu ku mpamvu nyazo n’ikiguzi cy’ifungurwa rya Paul Rusesabagina

BOMBORI: Special PURESHA/Kagame na Rusesabagina mu rukiko rwa Gahenerezo/Kumena amaraso…

Rwanda: Harateganywa Kongera Guhindura Itegeko Nshinga

$
0
0

U Rwanda rufite umugambi wo kuvugurura Itegeko Nshinga kugirango itora rya perezida n’amatora y’abadepite, bizabera rimwe, nk’uko biboneka mw’itangazo ryavuye mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri, ibiro ntaramakuru byo mu Bwongereza ryabonye, kuri uyu wa gatandatu.

Itangazo ryavuye mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri ryavuze ko ejo kuwa Gatanu bemeje ibyasabwe na Perezida Paul Kagame bijyanye no guhindura ingingo z’itegeko nshinga, kugirango “itora ry’abadepite n’irya perezida, azahurire kw’itariki imwe”. Iryo tangazo ntirivuga igihe impinduka zizatangira kwubahirizwa.

Amatora y’abadepite ateganyije mu kwezi kwa munani uyu mwaka, ariko igihe impinduka mw’itegeko nshinga zashyirwa mu bikorwa, yakwigizwa inyuma kugeza mu mwaka utaha, akabera rimwe n’itora rya perezida.

U Rwanda rwaherukaga guhindura itegeko nshinga ryarwo, mu mwaka wa 2015, kugirango rihe Perezida Kagame kongera kwiyamamariza kuyobora igihugu imyaka irindwi, guhera muri 2017. Hagakurikiraho izindi manda ebyiri z’imyaka itanu. Manda y’abadepite yo isanzwe ari imyaka itanu.

Abategetsi mu bihe byahise, bavuze ko bikenewe gukoresha amatora yombi icyarimwe, mu rwego rwo kugabanya amafaranga kwiyamamaza bitwara. Bwana Paul Kagame ayobora u Rwanda kuva mu mwaka w’i 2000. (Reuters)

Mukuralinda aravuga iki ku ifungurwa rya Rusesabagina?

Viewing all 10370 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>