Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10370 articles
Browse latest View live

Urukiko Rwakatiye Prince Kid Igihano cy’Imyaka Itanu

$
0
0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, urukiko rukuru mu Rwanda rwakatiye Dieudonne Ishimwe uzwi nka “Prince Kid” igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu muri gereza.

Umucamanza mu rukiko rukuru byamufashe byibura igihe kigera mu isaha asoma imikirize y’urubanza Bwana Dieudonne Ishimwe bakunze kwita “Prince Kid” aregwamo n’ubushinjacyaha.

Uregwa ntiyari mu cyumba cy’urukiko ndetse n’abamwunganira mu rwego rw’amategeko. Hagaragaye gusa uruhande rw’ubushinjacyaha. Ni mu rubanza rw’ubujurire nyuma y’aho urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rumugize umwere.

Mu guhanisha uregwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni ebyiri, umucamanza mu rukiko rukuru yavuze ko umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge yabuze ugushishoza mu cyemezo yafashe cyo kugira umwere Prince Kid.

Amaperereza yakozwe n’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB yemeza ko Ishimwe yasambanyaga bamwe mu bakobwa bitabiriraga amarushanwa ya nyampinga w’u Rwanda ndetse na bamwe mu batwaye amakamba muri ayo marushanwa.

Abakobwa bamushinja bavuga ko yabikoze yitwaza ububasha yari afite muri Rwanda Inspiration backup yateguraga ayo marushanwa. Uwahawe izina rya BMF ubushinjacyaha bwemeza ko uregwa yamukoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato, nta bushake bwuzuye afite nyuma yo kumuha ibisindisha.

Ku nyandiko bamwe muri abo bakobwa bakoreye imbere ya noteri bavuguruza ubuhamya batanze mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha , urukiko rukuru rwaziteye utwatsi. Ni cyo kimwe n’ubuhamya batangiye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Abo bakobwa bemeza ko Prince Kid atabahohoteye nyamara mu bugenzacyaha barabyemeje. Urukiko rukuru rwanzuye ko umutangabuhamya wivuguruje cyangwa wahinduye imvugo atari we uha agaciro ubuhamya bwe, bigenwa n’urukiko.

Rwavuze ko ibyo babajijweho mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha ari byo bifite agaciro. BKF avuga ko Ishimwe yamusambanyije mu bihe bidasanzwe bya Guma mu rugo amuha amafaranga yo kumutunga na musaza we no kwishyura ishuli.

Urukiko rukuru rukavuga ko urukiko rwabanje rutagaragaje niba uko kwemera gusambana n’uregwa kwari kuzuye. Umucamanza mu rukiko rukuru yavuze ko uwamubanjirije atashishoje bituma aha agaciro ibimenyetso by’uregwa kandi bishidikanywaho.

Nyuma y’iryo sesengura umucamanza mu rukiko rukuru yatangaje ko uregwa ahamwa n’ibyaha bibiri; icyaha cyo gukoresha undi imbonano mpuzabitsina ku gahato n’icyaha cyo gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Umucamanza yamuhanaguyeho icyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina. Umucamanza yavuze ko ibyaha bihama Prince Kid bigize “impurirane mbonezamugambi.”

Yavuze ko yagombye kuba amuhanisha igifungo cy’imyaka 16 n’ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’amanyarwanda. Yamugabanyirije igihano amukatira gufungwa imyaka itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni ebyiri. Yavuze ko hari ku nshuro ya mbere uregwa ahanwa n’inkiko.

Umucamanza kandi yategetse ko Ishimwe Dieudonne bakunze kwita Prince Kid agomba kwishyura amagarama y’urubanza angana n’amafaranga 40.000.

Uko yagendaga asoma ingingo ku yindi yumvikanisha ko uregwa ahamwa n’ibyaha , ni na ko abakunzi be bari baje kumva urubanza bagendaga bahaguruka umwe umwe bagataha bimyoza.

Ijwi ry’Amerika ntiryabashije kubona uruhande rwatsinzwe ngo rimenye uko rugiye kubyitwaramo. Hari umunyamategeko watubwiye ko uru rwego Prince Kid yatsindiweho ari rwo rwa nyuma.

Uwo munyamategeko yatubwiye ko igishoboka ku ruhande rwatsinzwe ari ukwandikira perezida w’urukiko rw’ubujurire rutakamba rumusaba gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane. Ibyo yabikora mu gihe kitarenze iminsi 30.

Yatubwiye ko kuba Prince Kid hari ku nshuro ya mbere atsinzwe muri uru rubanza ibyo bimuha amahirwe yo kuba igihe yakwandikira urukiko rw’ubujurire bamwumva vuba.

Mu mwaka ushize wa 2022 ni bwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwagize umwere Ishimwe kuri ibi byaha byose, rutegeka ko ahita asohoka muri gereza. Aregwa ibyaha byo kuva mu mwaka wa 2019 kugeza mu 2022.

Intandaro ni amakuru yagaragaye mu bitangazamakuru bitandukanye by’imbere mu gihugu avuga ko mu marushanwa ya nyampinga w’u Rwanda habamo ruswa ishingiye ku gitsina. Byateye urwego rw’ubugenzacyaha kubikoraho iperereza ruhereye ku itumanaho rya Ishimwe.

Nibutse ko yahoze akuriye ikigo Rwanda Inspiration Backup cyateguraga amarushanwa ya nyampinga w’u Rwanda. Kuva Prince Kid yafungwa ku rwego rwa mbere ayo marushanwa yakurikirwaga n’abatari bake hirya no hino ku isi mu rwego rw’imyidagaduro, ubutegetsi bwabaye buyahagaritse mu buryo bwise ‘ubw’agateganyo’.

VOA


Fidèle Gakire ntiyaburanye ariko arashinjwa Passport ya Nahimana!

Théogène Manirakiza w’Ukwezi TV yatunguwe no kuregwa icyaha cyo gukangisha gusebanya atari cyo yafatiwe

$
0
0

Ubushinjacyaha mu rukiko rw’ibanze rwa Kagarama mu mujyi wa Kigali bwasabiye umunyamakuru Théogène Manirakiza gufungwa muri gereza mu gihe cy’iminsi 30 hategerejwe ko urubanza rwe ruburanishwa.

Manirakiza, ufite urubuga rwa YouTube Ukwezi TV, amaze ibyumweru bibiri atawe muri yombi.

Ubwo yatabwaga muri yombi, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwari rwavuze ko yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y’ibihumbi 500.

Ariko uregwa yavuze ko yatunguwe no kumva abajijwe ku cyaha cyo gukangisha gusebanya gitandukanye n’icyavugwaga ubwo yatabwaga muri yombi.

Ubushinjacyaha buvuga ko uregwa yafatiwe mu cyuho amaze kwakira ibihumbi 500 by’amafranga y’U Rwanda kugira ngo areke gusohora inkuru isebanya.

Uyu munyamakuru we ahakana iki cyaha akavuga ko amafaranga yakiriye ari ayo yari yishyuwe hashingiye ku masezerano yari afitanye n’umushoramari Aimable Nzizera .

Byagenze gute mu gufatwa?

Ubushinjacyaha bwavuze ko umushoramari Aimable Nzizera yakorewe iki cyaha mu gusabwa inshuro zitandukanye kwishyura amafranga runaka kugira ngo uyu munyamakuru adasohora inkuru zimuvuga nabi.

Ubushinjacyaha buvuga ko Nzizera yagiye yemera kwishyura ndetse n’umunyamakuru ntasohore inyandiko yabaga yamaze gutegurwa.

Ubwo yatabwaga muri yombi ku itariki ya 10 z’Ukwakira (10) ubushinjacyaha buvuga ko Manirakiza yafatanywe amafranga ibihumbi 500 nk’igice cya miliyoni 2 Nzizera yemeraga kwishyura kugira ngo umunyamakuru areke burundu ibyo kumusebya mu binyamakuru bye.

Ubushibjacyaha buvuga ko bufite ibimenyetso by’ubutumwa bwabayeho hagati y’aba bombi baganira kuri iki kibazo .

Buvuga kandi ko bufite amasezerano Nzizera yemeye gusinya kugira ngo umunyamakuru areke ibyo kumusebya .

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko bufite n’abatangabuhamya bashimangira ibivugwa na Nzizera.

Manirakiza yiregura ate?

Yiregura Manirakiza yahakanye icyaha cyo gutera ubwoba .

Yemeye ko ubwo yafatwaga yari afite amafaranga yahawe na Nzizera ariko ko yari ubwishyu bujyanye n’ibikorwa byo kwamamaza byari mu masezerano hagati y’impande zombi.

Mbere yo kumushyikiriza aya mafranga, Nzizera ngo yari yararitse abagenzacyaha bahise bamuta muri yombi.

Manirakiza avuga ko yari afitanye amasezerano n’ikigo cy’ubucuruzi cya Nzizera. Hashingiwe ku masezerano ngo Nizera yagombaga kwishyura uyu munyamakuru amafranga ibihumbi 200 buri kwezi, mu gihe Manirakiza we yagombaga kwamamaza ibikorwa bye .

Ikibazo cyaje kuvuka ubwo Manirakiza yasabaga kwishyurirwa rimwe amafranga y’umwaka wose kuko yari afite impungenge z’uko ashobora kutazishyurwa .

Yavuze ko byatewe n’uko yari amaze kubona amakuru y’uko hari abandi bagiranye amasezerano n’uyu munyemari ariko ntabishyure.

Uwo munyamakuru avuga ko Nzizera yemeye iki gitekerezo ariko uwo mushoramari avuga ko afite ibihumbi 500 yiteguye kuba amuhaye mu gihe ashaka ikindi gice.

Manirakiza yabwiye umucamanza ko aya ari yo yafatanywe n’abagenzacyaha. Avuga ko yari ayo kubahiriza amasezerano bitandukanye no kwigura nk’uko abiregwa .

Ku batangabuhamya, Manirakiza yavuze ko badakwiye guhabwa agaciro kuko umwe ari umuvandimwe wa Nzizera naho undi akaba inshuti ye .

Icyemezo cy’urukiko gitegerejwe ku munsi w’ejo.

Ubwiyunge Ntibuzagerwaho Tuticaye ngo Dusase Inzobe / Abana b’uRwanda Ntibakwiye Kuragwa Inzigo!!

Guverineri yatawe muri yombi nyuma yo guhagarikwa ku kazi

$
0
0

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) ruvuga ko ku wa gatatu rwataye muri yombi uwari umukuru w’intara y’uburasirazuba, nyuma yuko ahagaritswe kuri uwo mwanya.

Mbere yaho ku wa gatatu, Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Édouard Ngirente, yari yasohoye itangazo mu izina rya Perezida Paul Kagame, avuga ko Emmanuel Gasana “yahagaritswe ku mirimo nka Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba kubera ibibazo biri gukorwaho iperereza”.

Gasana yari Guverineri w’intara y’uburasirazuba kuva mu mwaka wa 2021.

Umuvugizi wa RIB Thierry Murangira yabwiye Radio Rwanda ko Gasana yafunzwe ashinjwa gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Murangira nta makuru arenzeho yatangaje, ariko yavuze ko iperereza rikomeje. Yavuze ko hari hashize igihe Gasana akorwaho iperereza.

Gasana ni umwe mu bapolisi bo ku rwego rwo hejuru bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru muri Nzeri (9) uyu mwaka.

Yabaye umukuru wa polisi y’u Rwanda kuva mu 2009 kugeza mu 2018, asezererwa ageze ku ipeti rya Commissioner General of Police (CGP). Mbere yaho yabaye umusirikare wo ku rwego rwo hejuru mu ngabo z’u Rwanda.

Kuva mu Kwakira (10) mu 2018, yabaye Guverineri w’intara y’amajyepfo.

Si ubwa mbere Gasana ahagaritswe ku mirimo. Muri Gicurasi (5) mu 2020, Gasana yari umwe muri ba guverineri babiri bari bahagaritswe ku mirimo na Perezida Kagame, kubera “ibyo bakurikiranweho” bitatangajwe icyo gihe.

Kuva muri Nyakanga (7) uwo mwaka, yasimbuwe na Alice Kayitesi nka Guverineri w’intara y’amajyepfo, we agirwa Guverineri w’intara y’uburasirazuba kuva muri Werurwe (3) mu 2021, ari na wo mwanya yari ariho kugeza ku wa gatatu.

BBC

Victoire Ingabire afite icyerekezo : ”Abanyarwanda bakwiye gusabana imbabazi”

NI UWUHE MUYOBOZI UKWIYE MUKUBAKA UMUNYARWANDA WISHIMYE?

IKIGANIRO GICUKUMBUYE NA VICTOIRE INGABIRE KURI POLITIQUE MU KARERE KACU


Munyenyezi ararega ubushinjacyaha gukoresha inyandiko mpimbano

$
0
0

Mu Rwanda, urukiko rwisumbuye rwa Huye rwemeje ko Béatrice Munyenyezi uregwa ibyaha bya jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994, afite uburenganzira bwo kuregera inyandiko mpimbano avuga ko yagaragaye muri dosiye ye nka kimwe mu bimenyetso bimushinja byatanzwe n’ubushinjacyaha.

Abunganira uregwa ku munsi w’ejo bari bagejeje ku rukiko impungenge zabo ku kimenyetso gishya ubushinjacyaha bwari bwashyize muri dosiye ya Munyenyezi.

Icyo kimenyetso ngo ni ubuhamya bw’uwitwa Ndagije Musoni Callixte bavuga ko yatanze mu rukiko mpuzamahanga rwa Arusha mu rubanza rwa Paulina Nyiramasuhuko, nyirabukwe wa Munyenyezi.

Abunganira uregwa bavuga ko Ndagije Musoni Callixte atigeze avugamo ko yafatanyije na Béatrice Munyenyezi gukora ibyaha, ahubwo bagatangazwa no kubona ubwo buhamya bwe bugaruka mu rubanza rwa Munyenyezi aho yemeza ko bakoranye ibyaha, bagahamya ko ari ibihimbano byacuzwe n’ubushinjacyaha.

Umushinjacyaha kandi yari yavuze ko ubwo buhamya agomba kubushingiraho mu rubanza nk’ikimenyetso gishinja Munyenyezi, ibyo bikaba ari nabyo byatumye abunganira Munyenyezi basaba urukiko kuregera icyo kimenyetso nk’inyandiko mpimbano.

Umucamanza yanze ibyari byasabwe n’umushinjacyaha avuga ko urukiko ari rwo rufite ububasha bwo kwemeza no kumenya ibimenyetso bigomba gushingirwaho mu rukiko no kuba umucamanza ashobora gutumiza uwo mutangabuhamya akemeza ubwe iyo nyandiko.

Mu mwanzuro w’urukiko rwisumbuye rwa Huye kuri uyu wa kane, umucamanza yavuze ko ari uburenganzira bw’uregwa kuba yaregera inyandiko yita ko ari impimbano.

Urukiko rwemeje ko urubanza ruba ruhagaze hakazabanza gusuzumwa ikirego kuri iyo nyandiko bise inyandiko mpimbano, kizatangwa n’abunganira uregwa.

Urukiko rwategetse ko bagomba kuba bagejeje ikirego cyabo mu rukiko hakurikijwe amategeko kikazatangira kumvwa tariki 27 z’uku kwezi.

Béatrice Munyenyezi yoherejwe mu Rwanda na Amerika mu 2021.

Yashinjwe ubwicanyi bwabereye muri Butare mu 1994 bwibasiye Abatutsi, n’ibindi byaha birimo gushishikariza gufata abagore ku ngufu.

Ni ibyaha we aburana ahakana avuga ko icyo gihe yari afite imbaraga nke ngo kuko yari atwite inda nkuru kandi afite n’abana bato.

Inkuru dukesha umunyamakuru wa BBC i Kigali: Yves Bucyana

Dr Christopher Kayumba yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri isubitse

$
0
0

Urukiko rukuru mu Rwanda rwahanishije Dr Christopher Kayumba igifungo cy’imyaka ibiri isubitse kandi gifite agaciro mu gihe cy’umwaka umwe awumaze nta kindi cyaha bifitanye isano n’icyo yahamijwe akoze.

Urukiko rwemeje ko ahamwa n’icyaha n’ubwinjiracyaha mu cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Gusa urukiko ntirwamuhamije icyaha cyo gusambanya ku gahato nk’uko yari yabirezwe n’ubushinjacyaha.

Ubu bwinjiracyaha buvuga ko Kayumba, w’imyaka 51, yagerageje gusambanya ku gahato umukobwa wamukoreraga mu rugo ariko icyaha nyirizina akaba atarakigezeho.

Icyemezo cyatangajwe uregwa atari mu cyumba cy’urukiko.

Kayumba wari uherutse kwinjira muri politiki ndetse agashinga ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, avuga ko ibi byaha ari ibihimbano byavutse ubwo yashingaga ishyaka rya politiki ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

Mu buryo bw’amategeko, isubika ry’iki gihano mu gihe cy’umwaka umwe rivuze uhamijwe icyaha azaba adafunze ariko ko mu gihe yakora ikindi cyaha gifitanye isano na cyo umwaka utarashira, byafatwa nk’insubiracyaha kandi bwo yahita afatwa agategekwa kurangiriza muri gereza iki gihano yakatiwe.

Ntazaba afunze ariko hari uburenganzira azaba adafite

Ariko umucamanza yavuze ko icyaha cyo gusambanya cyangwa kugerageza gusambanya ku gahato umunyeshurikazi yigishaga kidahama Kayumba, bityo akaba yakigizweho umwere.

Gusa abanyamategeko bavuga ko iki kidakuraho ubusembwa bwambura uwakatiwe bumwe mu burenganzira bw’umuturage, nko kuba yakwiyamamariza umwanya runaka w’ubutegetsi.

Christopher Kayumba yahoze ari umwarimu wa Kaminuza y’u Rwanda aho yamenyekanye cyane yigisha itangazamakuru.

Mu kwezi kwa cyenda mu mwaka wa 2021 yatawe muri yombi nyuma y’itangazwa ry’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Rwandese Platform for Democracy (RPD), yari amaze gushinga ariko ritarandikwa.

Icyo gihe yarezwe gusambanya ku gahato abakobwa babiri, umwe wari umunyeshuri we, undi akaba umukozi we wo mu rugo.

Ubushinjacyaha bwamusabiraga igifungo cy’imyaka 10 n’amezi 6 ariko aza kurekurwa abaye umwere mu kwezi kwa kabiri mu 2023.

Ubushinjacyaha butanyuzwe n’icyemezo bwarajuriye busaba ko urukiko rukuru rumuhamya icyaha ndetse akanahabwa igifungo bwamusabiraga .

Kayumba, waburanye ahakana ibyaha, avuga ko ibyo aregwa ari ibihambano byabayeho kugira ngo ahanirwe ko yatinyutse gushinga ishyaka rinenga ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Inkuru dukesha uunyamakuru wa BBC i Kigali: Jean Claude Mwambutsa

Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda riramagana ubutabera bufifitse bwahawe Bwana Christopher Kayumba na Bwana Shikama Jean de Dieu.

$
0
0

1. Rishingiye ku cyemezo cy’urukiko mu rubanza rwaregwagamo umunyepolitiki akaba n’umwarimu muri Kaminuza Bwana Kayumba Christopher, Ishyaka ISHEMA riranenga kandi rikamagana uburyo Ishyaka riyoboye igihugu rya FPR Inkotanyi rikomeje guhohotera umuntu wese utavuga rumwe naryo cyane cyane abanyapolitiki badashyigikiye uburyo riyoboye igihugu,

Twibutse ko uyu munyapolitike yatawe muri yombi agafungwa nyuma y’igihe gito ashinze ishyaka ritavuga rumwe na Leta ya FPR.

2. Ishyaka ISHEMA kandi riranenga ryivuye inyuma imikirize y’urubanza rwaregwagamo Bwana Shikama Jean de Dieu, aho uburenganzira bwo kuvuga icyo atekereza, kwamagana akarengane n’imikorere mibi bya FPR, byahindutse icyaha. Uyu Shikama ni umwe mu baturage basenyerwaga watinyutse akamagana akarengane, akavuga atabariza abaturage bose basenyerwaga bo muri Kangondo ya mbere na Kibiraro. Kimwe mu byo azira akaba ari uburyo yavuze ko akarengane barimo gukorerwa basenyerwa amazu ntaho bitaniye no gukorerwa jenoside ! Nyuma yo gusenyerwa akamburwa umutungo we, FPR imuhembye imyaka icumi muri gereza!

Bimaze kugaragara ko amategeko FPR yishyiriyeho cyane cyane mu itegeko riruta ayandi “Itegekonshinga”, ari yo ya mbere iyahonyora! Mu ngingo yaryo ya 34, agaka ka 2, Itegekonshinga riragira riti :

” umutungo bwite, uw’umuntu ku giti cye cyangwa uwo asangiye n’abandi ntuvogerwa”.

Birababaje ko FPR ititaye ku burenganzira bwa muntu, ibi bikaba bigomba kwamaganwa n’abanyarwanda bose iyo bava bakagera.

3. Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda rirahamagarira abanyarwanda bose kwisuganya, kwamagana no kutarebera akarengane gakomeje gukorerwa rubanda igoka. By’umwihariko, turakangurira abantu bose gukoresha uburenganzira bahabwa n’itegekonshinga maze mu matora ya 2024 tugasezerera FPR- Inkotanyi, tukishyiriraho ubutegetsi bwa Rubanda, bushyizweho na Rubanda kandi bukorera Rubanda.

Bikorewe i Montreal kuwa 06/11/2023

Nadine Claire KASINGE

Umuyobozi w’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda akaba n’umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika yo mu 2024.

Mushayidi afungiye icyaha kitakibaho. No mu manza za Idamange na Kayumba harimo amanyanga

Emmanuel Gasana aremera ko ashobora kuba yarakoze amakosa ariko ko bitaba icyaha

$
0
0

Ubushinjacyaha mu rukiko rw’ibanze rwa Nyagatare mu ntara y’uburasirazuba bwashyikirije urukiko Emmanuel Gasana wahoze ayiyobora bumusabira gukomeza gufungwa by’agateganyo.

Uyu mugabo wigeze kuba n’umukuru w’igipolisi cy’u Rwanda, aregwa kwakira indonke kugira ngo akore ibiri mu nshingano ze ndetse no gukoresha ububasha ahabwa n’akazi mu nyungu ze bwite.

Bwana Gasana we ahakana ibyaha byombi, akavuga ko ibyo yakoze bishobora kuba amakosa ariko ko atari ibyaha kuko byari mu nshingano ze nk’umukuru w’intara.

Inyubako z’urukiko rwa Nyagatare zari zirinzwe cyane, abapolisi benshi bagaragara mu nguni zose.

Ku muryango w’icyumba cy’iburanisha hari hari itangazo ribuza abantu kuba bakwinjirana ikintu cyafata amajwi cyangwa amafoto.

Abanyamakuru bari benshi na bo bategetswe gusiga hanze ibikoresho byabo by’akazi n’ibyitumanaho.

Ku buryo budasanzwe, uregwa yinjijwe mu rukiko abantu bose bamaze kwicara ndetse n’inteko iburanisha yinjiye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko burega Gasana ibyaha bibiri: icyo gusaba indonke kugira ngo akore ibyo ategekwa n’inshingano z’akazi ndetse no gukoresha ububasha bwe mu nyungu bwite.

Buvuga ko ikibazo cyatangiye ubwo rwiyemezamirimo Eric Kalinganire yasabaga Guverineri Gasana kumukorera ubuvugizi akabona umuriro w’amashanyarazi yari akeneye mu bikorwa bye byo gucukura amazi ayazamuye mu butaka.

Yasabaga kandi uyu mutegetsi kumufasha kwagura ibikorwa bye muri iyi ntara irangwamo uruzuba ruhoraho.

Ubushinjacyaha buvuga ko Guverineri Gasana yemeye kumufasha ariko agasaba ko na we agomba kumugereza amazi mu rwuri afite mu karere ka Nyagatare.

Kalinganire ngo yatangiye akazi ndetse n’amazi ayageraho ariko aza guhagarikwa na Guverineri Gasana amaze gutanga amafaranga agera kuri miliyoni 48 kuri uyu mushinga.

Nyuma uyu Kalinganire yaje gutabwa muri yombi arafungwa aregwa icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi kubera ubushukanyi.

Aha yaregwaga kwakira amafranga y’abaturage abizeza kubazamurira amazi ariko ntabikore.

Umushoramari Kalinganire avuga ko yananiwe gukorera abaturage bamuhaye amafaranga kubera ko ayo yakiriye yayakoresheje mu mushinga wa Guverineri Gasana kandi akaba ataramwishyuye.

Ubushinjacyaha buvuga ko Gasana yakoze ibyaha byombi kuko atagaragaza amasezerano hagati ye na Kalinganire kandi ibyo yakoze byarashowemo amafaranga.

Ubushinjacyaha bwasabye ko Gasana akomeza gufungwa by’agateganyo kubera ko yashyira igitutu ku batangabuhamya mu gihe yaba arekuwe.

Ngo ashobora kandi no gutoroka igihugu kubera ko ibyaha aregwa bishobora gutuma afungwa imyaka iri hejuru y’ibiri.

Emmanuel Gasana we yahakanye ibyaha byombi. Yemeye ko yakoze ubuvugizi nk’uko yabisabwaga na Kalinganire ariko ko yari imwe mu nshingano z’umukuru w’intara.

Yavuze ko ibyakozwe na Kalinganire byari bigenewe abaturage bose, ko byakorewe kwa Gasana kubera ko ari ho hari umuriro w’amashanyarazi kandi ko aya mazi yagombaga kugezwa no ku bandi baturage.

Umucamanza yabajije Gasana impamvu yemeye ko amafaranga yakusanyijwe n’abandi baturage akoreshwa mu isambu ye kandi iri kure y’abaturage bayatanze.

Gasana yavuze ko yizeye umushoramari wamubwiraga ko afite ubushobozi kandi wari ufite ibyemezo yahawe n’izindi nzego za Leta.

Impamvu zo gusaba gufungurwa agakurikiranwa ari hanze ni izihe?

Imbere y’urukiko, Gasana yavuze ko yumva ashobora kuba yarakoze amakosa kuko atashishoje bihagije mbere yo kwegurira icyizere uyu mushoramari. Akongeraho ariko ko asanga bitaba icyaha kimujyana mu rukiko.

Ku mpungenge z’uko yatoroka ubutabera, umwe mu bunganizi be, Shema Gakuba, yavuze ko Gasana ari umuntu warwaniye igihugu, ufite umuryango n’imitungo kuburyo atabihara ngo ahunge.

Yavuze kandi ko ibi byiyongeraho umwishingizi wemereye urukiko ko yiteguye kuba yaryozwa ibyo Gasana akurikiranyweho mu gihe uyu yaba ahunze.

Mu zindi mpamvu zituma asaba kurekurwa, Gasana yavuze ko afite uburwayi bukomeye burimo diyabete n’umuvuduko ukabije w’amaraso zitoroshye kwivuza mu gihe afunze.

Emmanuel Gasana yabaye umusirikare wo mu rwego rwa Général de Brigade, mbere y’uko yinjizwa mu gipolisi akakibera umuyobozi mu gihe cy’imyaka ikabakaba 10.

Gasana, wari waracyuye igihe mu mirimo ya gisirikare n’igipolisi, yatawe muri yombi mu kwezi gushize.

Byabaye nyuma yo guhagarikwa ku buyobozi bw’intara y’uburasirazuba ku mabwiriza y’umukuru w’igihugu.

Yari yabanje kuyobora intara y’amajyepfo ariko na bwo arahagarikwa ku mpamvu zavuzwe ko ari iperereza yakorwagaho, uretse ko yaje gusubizwa mu kazi ibyavuye mu iperereza bidatangajwe.

Inkuru dukesha umunyamakuru wa BBC i Kigali: Jean Claude Mwambutsa

URUHARE RW ‘ABAYOBORWA MUKUBAKA IGIHUGU KIGENDERA KU MATEGEKO.

Gereza ya RUBAVU nihindurwe Urwibutso rw’abiciwe n’abakorewe iyicarubozo muri iyo gereza.


Nzizera Aimable avuga ko asabira imbabazi umunyamakuru Manirakiza

$
0
0

Umunyamakuru Theogene Manirakiza arasaba urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge gusesa icyemezo kimufunga by’agateganyo ku cyaha cyo gukoresha ibikangisho aregwa.

Manirakiza w’Ukwezi TV ikorera kuri You Tube avuga ko urukiko rw’ibanze rwa Kagarama rwategetse ko afungwa by’agateganyo rushingiye ku mvugo z’abatangabuhamya bavuze ibyo batahagazeho.

Mu iburanisha ryo ku wa mbere hasomwe ibaruwa yanditswe na Nzizera Aimable avuga ko asabira imbabazi umunyamakuru Manirakiza ngo akurikiranwe ari hanze.

Gusa uyu munyamakuru avuga ko Nzizera yari akwiye kuvugisha ukuri ko yamubeshyeye aho kumusabira imbabazi ku byaha we atemera ko yakoze.

Mu mwenda w’iroza w’imfungwa mu Rwanda, umunyamakuru Theogene Manirakiza yabwiye urukiko ko asaba iseswa ry’icyemezo kimufunga by’agateganyo kuko cyashingiye ku mpamvu zitari zo.

Manirakiza avuga ko abatangabuhamya bashingiweho batavuze ibyo babonye ahubwo ko basubiyemo ibyo babwiwe na Nzizera uvuga ko yatewe ubwoba n’uyu munyamakuru.

Ikindi kivugwa na Manirakiza ni uko abatangabuhamya bumviswe umwe ari umukozi wa Nzizera, undi akaba inshuti ye, bityo ko bafite inyungu mu kumuvugira uko abishaka .

Ku buryo butunguranye, mu rukiko hasomwe ibaruwa bivugwa ko yanditswe n’umunyemari Aimable Nzizera wabaye intandaro y’ifatwa n’ifungwa rya Manirakiza.

Muri iyo ibaruwa, uyu mucuruzi avuga ko kuri we yahaye imbabazi umunyamakuru yaregaga kumukangisha kumusebya nyuma y’ibiganiro bagiranye.

Asaba ko urukiko rwashishoza rukaba rwamukurikirana adafunze kugira ngo ajye kwita ku muryango.

Ku ruhande rwe Manirakiza yemera ko yavuganye na Amaible Nzizera kandi ko yari yamenye ko afite umugambi wo kureka ikirego.

Gusa uyu munyamakuru asanga byari kuba byiza iyo Nzizera abwiza ukuri urukiko ko yamureze ibinyoma aho kubyita kumuha imbabazi kandi we atemera icyaha.

Umwunganira mu mategeko Jean Paul Ibambe avuga ko iyi baruwa ikwiye kwiyongera ku mpamvu zafasha urukiko kurekura Manirakiza agakurikiranwa adafunzwe.

Gusa na we agashimangira ko ibaruwa idakwiye gufatwa nk’itanga imbabazi kuko nta cyaha uregwa yemera.

Buvuga kuri iyi baruwa, ubushinjacyaha bwo bwabwiye urukiko ko, uwatanze ikirego afite uburenganzira bwo gutanga imbabazi.

Gusa izi mbabazi ngo ntizikuraho iperereza ry’ubushinjacyaha kandi ntizinakuraho icyifuzo cy’ubushinjacyaha cy’uko Manirakiza yakomeza gukurikiranwa afunzwe.

Kuba iyi baruwa yagira icyo ifasha umunyamakuru ufunze bizamenyekana ku wa gatanu ubwo urukiko ruzaba rutangaza icyemezo cyarwo ku bujurire bwatanzwe na Manirakiza asaba gufungurwa.

Mu ntangiro z’ukwezi kwa cumi ni bwo umunyamakuru Theogene Manirakiza yatawe muri yombi. Icyo gihe urwego rw’igihugu rwavuze ko yafashwe aregwa kwakira ruswa kandi ko yafatiwe mu cyuho.

Gusa mu rukiko ikirego cyaje guhindurirwa izina cyitwa icyo gukangisha gusebanya mu itangazamakuru.

Umunyamakuru Manirakiza we ahakana iki cyaha akavuga ko amafranga ibihumbi magana atanu (500,000) yafatanywe yari ay’ubwishyu bushingiye ku masezerano yabayeho hagati y’impande zombi.

Ubushinjacyaha bwo ariko bukemeza ko aya ari ayo yishyurwaga nyuma yo gukangisha umunyemari Nzizera ku musebya binyuze mu binyamakuru bye bitandukanye.

Inkuru dukesha umunyamakuru wa BBC i Kigali: Jean Claude Mwambutsa

POLITIKI MU BUHUNGIRO – IZI NDA ZIZAFATA NTANGARE ! 

$
0
0

Mperutse kumva ikiganiro kuri radiyo yitwa TheRock, naragishimye ariko kuko nta byera ngo de, nifuje kugira icyo nganiriza abantu ngihereyeho. Icyo kiganiro ni igifite umutwe ugira uti “BAMWE MU BATANGIRANYE INEZA Y’ABANYARWANDA NA KAMBANDA BANANIWE KUYISHIMUTA NONE BASHINZE IBINDI”, cyatambutse ku italiki ya 29 ukwakira 2023.
N’ubwo nshingiye kuri iki kiganiro, ibyo ngiye kuganiraho ni ibitekerezo nifuje gusangira n’abanyarwanda muri rusange. Byumvikane rero ko atari ukugishungura.

Icyo nifuza kumvikanisha ni uko imishinga (imishinga y’amahuriro, imishinga y’ingaga…) yose yagiye ivuka igamije uguhuriza hamwe abarwanya leta iriho bose cyangwa abaharaira n’abifuza ko habaho impinduka bose, byagaragaye ko ipfira mu iterura. Kubera iki iyo m8shinga ipfira mu iterura.

Twitegereje neza dusanga mu by’ukuri guhuriza abanyarwanda bose hamwe mu mushinga umwe bidashoboka uko ibintu bimeze ubu hadakoreshejwe imbaraga ziteye ubwoba.  Urugero ni urwa MRND na FPR. MRND yari ifite ingabo maze ikora ubwato bwa muvoma n’umwana ukiri mu nda ya nyina yabarirwagamo ; FPR nayo ifite ingabo ikaba yarakoze umuryango umeze nk’ubwato abantu bajyamo, batabujyamo bakabura amahirwe menshi mu mibereho yabo. Dutereye ijisho mu buhungiro rero, turasanga abanyarwanda badashobora gushyirwa hamwe ngo bagendere mu bwato bumwe haramutse hatariho igitugu n’imbaraga ziteye ubwoba zibahatira kwinjira ikivunge mu ubwato baba bamurikiwe, dore ko akenshi baba batazi n’igiti buba bwabajwemo. Mu mateka ya vuba y’impunzi z’abanyarwanda, uroye usanga mu bahunze ubutegetsi, RANU na FPR ari bo bonyine (bombi ni itsinda rimwe birumvikana kuko rimwe ryavutse ku rindi) babashije guhuriza hamwe abari mu buhunzi bashakaga ko ingoma yariho ivaho, ni ukuvuga iya MRND yashabutse kuri parmehutu ikanayimira. Hari impamvu byashobotse, zikaba ari nazo mpamvu ibyo abantu bagerageza uyu munsi byose biramburura. Impamvu ya mbere mu z’ingenzi zatumye  bishoboka ni uko uroye inyinshi mu mpunzi z’icyo gihe zari zarahunze ku mpamvu zimwe cyangwa se zenda gusa. Impamvu ya kabiri ni uko izo mpunzi hafi ya zose zari zihuje ubwoko bw’ubututsi. Ubukangurambaga bwahereye mu kwegerana nk’abatutsi bahuje ubwoko kandi bahuje amagorwa n’amateka. Icyo ni ikintu gikomeye cyane cyatumye n’abatutsi bari barasigaye mu Rwanda benshi binjira muri uwo mushinga bitagoranye cyangwa se hatabayeho kuwukangurirwa birebire. Ubututsi nibwo bwahaye RANU/FPR imbaduko n’ubushobozi byo gukora “mobilisation” ikomeye, yihuse kandi idahenze, yewe itanavunanye. Nyuma y’igihe, intambwe zimaze kugwira, habayeho gushaka “narrative” cyangwa se “imvugo-mbarankuru” yatuma umushinga ushimwa kandi uhabwa amahirwe no mu baterankunga ndetse no mu bahutu bibonaga nk’abadafashwe neza mu gihugu; mbese uburyo bwo kureshya n’abandi batari abatutsi. Abo bandi FPR yashoboye kujya ibumvisha ko basangiye “ukuba mu magorwa baterwa n’agatsiko kayoboye igihugu”, maze barayiyoboka. Ariko hirya y’ibigaragara, icyo bari bahuje ni ukwiyumva nk’abatishimiye ubutegetsi gusa nta kindi, kuko kuba batari bahuje ubututsi ntibahuze n’impamvu yatumye bisanga mu kaga cyangwa mu buhunzi byatumaga mu mitima bategerana uko bikwiye, dore ko bamwe batari n’impunzi ahubwo bari no mu gihugu. Ibyo byatumaga babana ku bw’inyungu z’akanya gato gusa, ariko nyine inyuma hihishe za “agenda cachés” (hidden agenda). Buri wese ni nk’aho yashakaga gutubura imbaraga ze akoresheje iz’undi maze yamara gukacira ubutegetsi akazamwigarika. Aha twatekereza nk’amashyaka yari mu Rwanda n’impirimbanyi z’abahutu zumvaga zizakina Inkotanyi agakino, zitazi ko abo zishaka  gukina ari inzobere mu gukina imikino bene iyo ! Ako gakino kahiriye bamwe, abandi bahahurira n’urupfu ruva gusenya. Uko byagenze ibara umupfu.

Impamvu ya kabiri ni uko impunzi z’abatutsi zatangiye igisilikali cya FPR zagize amahirwe y’uko leta ya MRND yagize intege ncye ntibashe kuzihindanya mu ruhando mpuzamahanga ivuga ko ari abonse ingengabitekerezo y’ubwicanyi, cyangwa se ngo ishyire imbaraga mu kubita abanyamahanga baje ari ingabo z’Ubuganda. Izo ntege ncye za leta yariho zatumye FPR yidegembya, ikora ubukangurambaga bwayo itishisha, isa n’aho ibyemerewe no mu gihugu imbere, kugeza itsinze urugamba. Naho ubu, abahutu bahunze bagerageje kwibumbira mu mitwe yitwaje intwaro bo siko bamereee. Icya mbere ababyeyi babo bishe (cyangwa na bamwe muri bo bishe) baciriweho iteka n’Urwanda n’amahanga, nta mbabazi bigeze bahabwa nta n’iziteganywa ku bw’ubwicanyi basize bakoze, kandi harimo n’abatarabukoze babigenderamo bakabura kivugira ; icya kabiri ni uko FPR yirinze kugira intege nke nk’iza MRND noneho yo igashyira imbaraga nyinshi mu kuvuga hose ubujenosideri bw’abayihunze no kubavugaho, bo n’ababo, ukugira ingengabitekerezo ya jenoside. Politiki ni umukino kandi imivuno ishobora kuba myinshi. Ibyo byashowemo akayabo n’imbaraga za dipulonasi zishoboka zose kandi bigerwaho. FPR ntiyahagarariye aho, kuko n’abatutsi bahoze ari abanyamuryango cyangwa abafatanyabikorwa bayo, bakaba baragerageje kubaka imitwe yitwaje intwaro, yashoboye kubashyirisha muri za raporo mpuzamahanga nk’ibyihebe bikora ibyaha by’ubwicanyi iyo muri za kongo cyangwa batera ibitero shuma byo kwica abaturage baturutse mu Burundi. Ibyo bituma gutera intambwe kwabo bigorana cyangwa bidashoboka, keretse biramutse bibayemo ubwitonzi bwinshi, ubusambo bucye n’ubwibone bucye.

Turebye neza muri ibi bihe turimo rero, turasanga bigoye guhuriza abanyarwanda bo mu buhunzi hamwe mu mushinga wo kurwanya ubutegetsi bukomeye nk’ubwa FPR. Icya mbere impunzi ziri hanze ubu ntizahunze ku mpamvu zimwe cyangwa zenda kuba zimwe. Ubundi impunzi zagombye kubanza guhanahana amahugurwa buri yose ikabasha kumenya uko byagendekeye izindi. Ariko reka da! Ibyo biri kure nk’ukwezi ! Abantu bibereye mu mikino yo mu kirere. Icyo cyonyine cyo kudahuza icyo impunzi zahunze, gituma zidashobora kwihuriza hamwe nk’izihuje amateka y’icyo zishaka kubona nk’akababaro rusange zirimo. Bigakubitiraho ko zidahuje ubututsi ntizihuze ubuhutu cyangwa ikindi zafata nka “identité ifite imizi mu mateka”, maze ibyo bikazitera uguhora zishishanya, zitisanzuranaho, zihora zicungana ku jisho. Ukudahuza icyatumye zisanga mu buhunzi bisobanuye kandi ko zidafite ibibazo bimwe habe na gato. Ibibazo zifite ntaho bihuriye. Umuti zimwe zishaka siwo izindi zishaka. Ibibazo zimwe zishaka gucyemura si bimwe n’ibyo izindi zishaka gucyemura ! Icyo zimwe zibura sicyo izindi zibura ! Impamvu z’urugamba rw’ubuhirimbanyi si zimwe ! Tugarutse kandi dutinze ku kuba impunzi ziri hanze ubu zitiganjemo izihuriye ku bwoko bumwe bw’ubuhutu cyangwa bw’ubututsi, hakurikijwe za “forces d’influence” (ubwiganze mu kuba zagira ijambo n’amaboko), twavuga ko icyo kintu gituma zitiyumva mu isabanamitima n’ubusangirangendo bisabwa kugira ngo urugamba zishaka rugire kirwana. Uko kutibona nk’izihuriye mu bwoko bumwe bituma zidashobora kugirana “solidarité” ikomeye hagati yazo, cyane cyane mu ntangiriro z’ibyo zigerageza. Bivuze ko ukwishyira hamwe kwazo kugoye cyane, kandi gusaba kwitonderwa no gushakishwa mu bushishozi bukomeye, mu busahiranda bucye, no mu bwiyemezi bucye rwose (ugucisha macye, akariro gacye na feri ! nk’uko byavugwaga cyera) ; ibi bikaba bisaba ingufu n’ubushobozi bishobora kuba birenze ibyo izo mpunzi zakwibonamo ziramutse zitabigenzemo neza nk’uko nakoneje kubigarukaho muri iyi nyandiko. Icya gatatu, impunzi ziri hanze ntiziri mu buzima bumwe cyangwa se bwenda kuba bumwe. Ziramutse zihuje ubuzima n’imibereho, ibyo nabyo byazibera impamvu yo kwihuza. Ariko nayo ntayiriho. Nicyo gituma ibigeragezwa byose biboneka nko “gupapiira” no gushaka gutera ibiremo bidashoboka mu mibanire no mu buhirimbanyi bw’abanyarwanda bari hanze. Bamwe ntibazi n’icyo bashaka cyangwa se icyo barwanira mu by’ukuri. Abandi bibereye mu gushakisha uko basarurira mu bujiji bwa benshi, mu gihe abandi babibonamo iturufu yo kuzajya bagabuza mu butegetsi buriho, bakagabuza babinyujije mu kugurisha amakuru y’ibyo baganira na bagenzi babo bahuriye mu mushinga bita uwo kwibohora, bikaba bivuze ko mu by’ukuri bataba bakomeje mu byo baba barimo. Icya kane kandi gikomeye, ni uko bamwe ari inkirirahato z’ubwicanyi abandi babereye ba ruharwa. Kandi ubwo ibyo byose bikorwa babwirana ngo nimucyo twige kurenzaho, ibitubabaje umutima twoye kubivugaho muri iki gihe, tureke bizabe bigira igihe cyabyo cyangwa hazabeho no kubyirengagiza !!! None se banyarwanda, murumva byashoboka bite gutera intambwe imitima yanyu iremerewe igigana n’amatoni n’amatoni y’ishavu n’amaganya, imitina iri hafi guturika kubera ibyo mudashaka kuvugaho uyu munsi ? Ibyo byo kurenzaho ni ibintu bibi cyane. Nimubivugeho ubu nonaha, kandi niba mudashaka kubivugaho mureke kubeshabeshyana ngo aha muriho murarenzaho ! Murarenzaho murenzaho ibiki? Imitima iremerewe kandi yuzuye intimba n’amaganya atavugwa ntishobora kurenzaho ! Icyo bibyara ni imigambi n’imishinga ihora ipfuba uko iteruwe kose, hatitawe ku mbaraga ziyiri inyuma !

Ubwo se banyarwanda murumva iby’abashaka kubaka ikiraro,  kwicara munsi y’igiti, cyangwa se kugirana igihango, gukora ubugorozi, n’ibindi…, koko atari igikonkwani nk’icya ya sazi yagize itya ikigererereza urutare ngo aha igiye gutera inda ? Iyo sazi ngo yikojeje ku rutare irataraka maze igenda yiyamira iti: “Iyi nda izafata ntangare !!!”.
Uko gushaka kwigira abafundi b’ibitubakika biviramo bamwe guta icyerekezo n’umutwe (frustration), noneho bagatangira gukoresha imvugo z’ubwirasi, ubwiyemezi, ubwibone, ubwishongozi, ubushinyaguzi, ubushotoranyi, ikinyabupfura gicye,…, hakaba n’abatangira kwiyama no gushaka gukanga abanyamakuru n’abaganirizi ba rusange, bikagera n’aho bamwe bashaka gutera ubwoba abo bifuza kureshya ngo bayoboke byanze bikunze… Ibyo bigera aho ibyari imishinga bihinduka umwaku, bikanaviramo benshi kurebana ay’ingwe! Ubwo ibyabumbwaga bigasandaramo ibimanyu bitabarika !!! Ikindi kibangamira ishoboka ry’imishinga nk’iyi ni uko buri muntu wese aba ashaka kuba uhagarariye umushinga (ishyaka, urugaga, ihuriro, ishyirahamwe…). Ni ikibazo gikomereye abanyarwanda cyane. Yewe hakaba n’uwumva agomba kubera umushinga umuyobozi byanze bikunze ngo ni uko ariwe wawutekereje cyangwa se wawushakiye abashyigikizi n’abaterankunga. Ni ngombwa kumva ko umushinga udashobora kugira abaperezida cyangwa abawuhagarariye batanu, icumi, ijana cyangwa amagana. Gushyira hamwe nicyo bimaze. Bivuze kwitoramo umwe uhagararira abandi mu bigaragara, kandi ibyo ntibitubya uruhare rwa buri wese, yewe ntibigabanya n’ugushimwa k’uwatangije igitekerezo. Ariko mwa bantu mwe ntimunareba ko Fred Rwigema yagiye gushaka Kanyarengwe iyo bigwa ngo aze amubere perezida w’umushinga wari utangiye kuba ubukombe ! Ibyo ntacyo bibabwira. Nimwibaze iyo buri wese mu batangiye FPR ashaka kuyibera perezida 🥵 ! Bari benshi kandi bari babifitiye ubushobozi bose. Ubwo se banyarwanda bari mu buhunzi, abantu nkabo babarusha kumva ikiri mu nyungu rusange zabo murumva mwarwanira nabo ubutegetsi mute mutabasha no kumenya ikiri mu nyungu zanyu za rusange ! Ibyo byashoboka bite mu gihe buri wese muri mwe ashaka kuba “BOSS”, bamubwira bati reka dushyireho kanaka niho twunguka, undi akajya mu birere ati niba ntabaye Shefu ndabivamo ntangire ibindi ! Umwe ati niba muvuze abahutu ndavamo undi ati niba muvuze abatutsi ndavamo !!!  Ubundi bagahishanya n’amakuru hagati yabo (hagati y’abagize komite z’iyo mishinga baba batangiye), byarimba bagacikamo ibicebice by’abagiraba amabanga areba umushinga, noneho icyari komite iyobora kikavamo udutsiko tutavarika !!!  Aha babiri babiri, hariya batatatu batatu, hariya handi batanu batanu… ! Bikazarangira umushinga usandayemo ibipande bitabarika !
Ni byiza kumva ko Uhagarariye umushinga atari ngombwa ko aba ari ufite ubunararibonye kurusha abandi muri politiki cyangwa mu bindi, si uwize amashuli menshi kurusha abandi, si utunze amafaranga menshi kurusha abandi, si uziranye na kanaka cyangwa na bakanaka, su uvuka mu muryango uyu cyangwa se uriya… Oya ! Ahubwo ni uwo byizweho maze bikagaragara ko ashyizwe mu mwanya wo kuba Uhagarariye umushinga ariho umushinga wagira amahirwe menshi yo gukomera muri rusange, bijyanye n’inyungu zifuzwa. Kandi ibyo bigasobanurirwa buri wese mu baganira akabyumva, umwanzuro ugafatirwa hamwe nta nkomangwa ku mutima, nta byo kujya inyuma mu bikaari kuvugira mu matamatama. Uwatoranywa wese muri ubwo buryo, abandi nta kabuza bamuba hafi, bakamufasha, bakanamwigisha aho bikenewe. Ubundi icyiza ni uko “profil” cyangwa “imimerere y’uwifuzwa nk’uhagarariye umushinga”, cyaba ikintu cyabanza gutekerezwaho neza mu bwitonzi mbere y’uko abantu batangira no kureba uko bakwitoramo umwe. Bishobora no kubaho ko muri bo basanga nta urimo (uwo ukenewe) maze bakajya kumurambagiza hanze y’itsinda ryabo. Hari n’igihe hashobora kubaho kumutangaho imitungo cyangwa kwiyambaza abazwi ko bamwisangaho, ariko agakunda akaboneka. Ibi bintu abantu benshi birabagora kubyumva. Impamvu ibitera ni uko nta agaciro abanyarwanda benshi baha “UGUKORERA HAMWE”. Babivuga mu magambo gusa bikarangirira aho. Ibyo bituma buri wese yumva kugira ngo igitekerezo cyubaka afite gitambuke ari uko yaba ari “Umukuru mu bandi”. Kuko bizwi ko akenshi umuntu ubaye mukuru adaha icyubahiro gikwiye abandi bose. Binabaho ko ushyizwe hejuru yigira ikitabashwa, ibyo ashatse akaba ari byo yifuza guhitisha gusa akoresheje umwanya arimo, akaba yarema n’udutsiko mu basangirangendo, udutsiko tw’inshuti ze za hafi, n’udutsiko tw’abo babitsanya amabanga abandi batabwirwa, kandi ngo bari mu buyobozi bumwe. Ibyo bituma buri wese yifuza kandi arwanira kuba ari we ujya hejuru byanze bikunze. Ibi inkomoko yabyo ya kure ni uko mu mitwe no mu mitima y’abanyarwanda twamenyereye ko ukubaho ari uguhakwa cyangwa se uguhaka ! Si ikosa ryacu kuko niko byatugendekeye mu myaka amagana! Kandi uhatswe akumva ko agomba kwemera guhakwa nabi atagira uburenganzira ; n’uhatse akumva ko agomba guhaka nabi avutsa abandi uburenganzira ! Ngiyi impamvu ituma buri munyarwanda mu bahuriye mu mishinga yumva amahoro yayagira ari uko agiye hejuru akaba Umukuru. Ni nk’indwara dufite. Abanyarwanda bagomba kwiga uguhuza n’ugusangira inyungu. Ibyo bigabanya ubwiyemezi n’ubwibone cyangwa ubwishongozi n’ugupfa ubusa mu bateganya kugendera hamwe mu mugambi umwe.  Abanyarwanda barasabwa gukora “UMWITOZO” ukomeye wo kumva ko mu nyungu rusange z’itsinda cyangwa ishyirahamwe burya haba harimo n’iza buri wese mu barigize. Ndetse inyungu za buri wese burya ziba nyinshi kandi ziyongera iyo iza rusange ziyongereye, kandi ziyongera igihe hariho ugushyira hamwe gusesuye. Naho ubundi n’iyo waba umukuru w’umushinga, iyo umushinga upfuye n’inyungu zawe zipfana nawo. Niyo mpamvu ikigomba guharanirwa atari ukujya hejuru y’abandi mu mushinga byanze bikunze, ahubwo ari ukureba uko inyungu rusange zagwira na buri wese akaguma mu bandi muri “solidarité” n'”ubutarekurana” (cohésion interne) mu bagize umushinga, mbese mu nyungu zisangiwe zigera kuri buri wese nta n’umwe uvuyemo. Nicyo gushyigikirana bivuze, kandi nicyo gikomeza imishinga bene iyo. Iyo bimeze bityo, ubaye Umukuru wese ntacyo bihindura ku migendekere myiza y’intambwe zisangiwe zigana ku ntego itumberewe. Kandi iyo bibaye ngombwa ko inyungu rusange zisaba ko uwariho asimbuzwa undi, buri wese yagombye guhita abyumva akanabyishimira, harimo n’ugomba gusimburwa. Kimwe n’uko biramutse bigaragaye ko inyungu rusange zahungabana buri wese yagombye kumva ko nta mpamvu yo kwihutira gusimbuza, ku mpamvu z’uko inyungu zigera kuri buri wese babona zahatikirira. Yewe bishobora no kubaho ko umuntu kanaka ashyirwa mu mwanya w’ubuyobozi mu gihe cy’iminsi micye cyane kuko byabonetse ko muri ako kanya hari inyungu rusange yarengera (opportunité ifiteye bose akamaro), ariko ko nyuma yaho gato ari undi ukenewe. Icyo gihe hashobora gutegurwa impinduka z’igihe gito kandi zihuse, ariko intambwe rusange zigakomeza kujya mbere. Byose biba byiza iyo bikorewe hamwe mu gusangira “ukubyimva”. Abantu benshi kuki nk’ibi bibavuna kubyumva ?

Icyafasha benshi ni ukumva ko abanyarwanda bagombye kugenda bucye no kugenza bucye mu mibanire hagati yabo no mu mitegurire y’imishinga migari. Bagahitamo kubanza gusuka hasi intimba n’amateka bitekeye mu mitima yabo, ndetse n’ikibababaje umutima bakakiganiraho nta guca ku ruhande, bakagira uburyo babifataho imyanzuro n’iyo yaba ikakaye cyangwa se isharira kuri bamwe cyangwa ku bandi. Biti ihi se, niba ibyo “KURENZAHO” babona aribyo bisabwa nta kindi, bagahitamo undi muvuno wo kubanza kwegerana hagati y’abo bishobokeye, abatatinya kuganira ku nyungu zibareba no ku buryo bazazihuza n’iz’abandi, ndetse no ku mateka y’ibyahise. Mbese bagahera ku matsinda y’abumva bashobora guhuza inyungu n’imbaraga badacengana amacenga! n’iyo ayo matsinda y’intangiriro yaba ari mato ntacyo byaba bitwaye ! Bagahera nko mu kubaka ubumwe mu bo basangiye isano. Bagahera mu buvandimwe bwa hafi bakabanza bakiyumvamo ubumwe bakanashyigikirana, mbese nk’abahuje amateka y’agahinda barimo n’inyungu z’ukubaho kwabo, hakabaho abiyumva nk’abahuje ubwoko cyangwa se uturere, cyangwa se abiyumva ko bafite icyo bahuriyeho cyatuma bumvikana (za solidarité ntoya ntoya ariko zifite amahirwe yo gufata isura no gukomera). Noneho, buhoro buhoro hakazagenda habaho ugusangira ibitekerezo, ukuganira ndetse n’uguhuza inyungu kw’aba na bariya na barya bandi, bityo bityo. Icyo gihe byashyira cyera na cya kiraro kikazubakwa, na cya giti kikazaba kimera amashami ku buryo igihe cyo kucyicara munsi cyazagera, na bwa bugorozi bukazaba buzoberwamo…

Naho ubundi, “Ndabarahiye” ukwizungurukaho bishobora gukomeza hadaterwa intambwe zifatika. Ntimuzi se ko n’ujya kuboha icyibo cyangwa inkangara agira intango. Ntiyahera mu kirere cyangwa mu kubona isha n’impongo zitamba ngo yihinduremo Rumashana maze yiruke inyuma yazo nta kibuno nta n’amaguru, kandi ubwo yajugunye iriya n’agakenyero n’akitero kamwe konyine yacungiragaho, ngo aha ariho aratera inda zizafata ! ZIZAFATA NTANGARE !

Ngo ararekwa ntashira, ndumva naba mpiniye aha kuko iby’ingenzi nifuzaga kuganiraho numva nabivunaguye mu buryo bwumvikana.

Mugire amahoro n’amahirwe

Bamara Prosper

Alain Mukuralinda na Victoire Ingabire ntibavuga rumwe ku cyemezo cy’urukiko ku mpunzi z’ubwongereza

Rwanda: Umunyamakuru Theogene Manirakiza Yafunguwe by’Agateganyo

$
0
0

Umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge yafunguye by’agateganyo umunyamakuru Theogene manirakiza mbere y’urubanza mu mizi.

Aravuga ko nta mpamvu zikomeye zituma afungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30. Ubutabera buramurega icyaha cyo gukangisha gusebanya.

Umva inkuru irambuye yateguwe n’umunyamakuru Eric Bagiruwubusa wari mu rukiko akurikirana urwo rubanza.

Hashyizweho ikipi yo kwamamaza Nadine Kasinge

Viewing all 10370 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>