Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10369 articles
Browse latest View live

Urubanza rwa Karasira Uregwa Guhakana Jenoside Rwatangiye mu Mizi

$
0
0

Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru mu Rwanda rufite icyicaro i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza ubutabera buregamo Aimable Karasira Uzaramba ibyaha byo guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibyaha Karasira arabihakana akavuga ko bishingiye ku nyungu za politiki.

Umunyamkuru Eric Bagiruwubusa ukorera i Kigali mu Rwanda, yakurikiranye urwo rubanza ategura inkuru irambuye ushobora kumva hano hepfo:


Kagame na Tshisekedi bemereye USA ko bagiye ‘gufata ingamba zo kugabanya ubushyamirane’

$
0
0

Ibiro bya Perezida w’Amerika – White House – bivuga ko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bemeye ko “bateganya gufata ingamba zihariye zo kugabanya ubushyamirane buriho ubu” hagati y’ibihugu byombi.

White House ivuga ko Avril Haines, umukuru w’ubutasi bw’Amerika, n’itsinda bari bari kumwe, bagiriye uruzinduko mu Rwanda no muri DR Congo ku cyumweru gishize no ku wa mbere w’iki cyumweru.

Ku wa kabiri, ibiro bya Perezida w’u Rwanda byavuze ko Haines n’itsinda bari kumwe bari mu Rwanda kuri icyo cyumweru, baganira “ku buryo bwo guhosha ubushyamirane no gucyemura impamvu shingiro z’uko ibintu bimeze mu rwego rw’umutekano mu burasirazuba bwa DRC”.

Mu itangazo, White House yagize iti: “Mu kuzirikana amateka maremare y’intambara muri aka karere, ba Perezida Kagame na Tshisekedi barateganya gufata ingamba zihariye zo kugabanya ubushyamirane buriho ubu binyuze mu gucyemura impungenge z’umutekano z’ibihugu byombi”.

Amerika ivuga ko izo ngamba zishingiye ku byemejwe mbere, byo muri gahunda ya Luanda na Nairobi, byafashijwemo n’abaturanyi b’ibyo bihugu.

Leta y’Amerika ivuga ko yakiriye neza izo ngamba Kagame na Tshisekedi bateganya gufata kandi ko izazikurikirana.

Ibiro bya Perezida wa DR Congo na byo ku wa kabiri byatangaje ko mu gitondo cyo ku wa mbere Tshisekedi na Haines bagiranye ibiganiro by'”amasaha arenga abiri” ku mutekano mu burasirazuba bw’igihugu.

Ifoto igaragaza Avril Haines
Umukuru w’ubutasi bw’Amerika Avril Haines (ifoto yo mu bubiko yo mu 2022)

Nta cyatangajwe nyirizina kuri izo ngamba Kagame na Tshisekedi bateganya gufata.

Ariko kuri uwo munsi wo ku wa kabiri, ari na wo ibiro bya Perezida Tshisekedi byatangajeho iby’inama yagiranye na Haines, igisirikare cya DR Congo (FARDC) cyasohoye itangazo riburira abasirikare ku bijyanye n’umutwe w’inyeshyamba w’Abanyarwanda urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wa FDLR, ukorera mu burasirazuba bwa DR Congo.

Leta y’u Rwanda yakomeje gushinja ubutegetsi bwa Kinshasa gukorana na FDLR, ikirego ubwo butegetsi buhakana, bukongeraho ko FDLR yacitse intege binyuze mu bikorwa bya gisirikare ingabo z’u Rwanda na FARDC bakoranye mu gihe cyashize byo kurwanya uwo mutwe.

Mu butumwa bwa videwo bwo ku rubuga X, umuvugizi wa FARDC Jenerali Majoro Sylvain Ekenge yagize ati:

“Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zimenyesheje buri musirikare wese, ipeti yaba afite iryo ari ryo ryose, ko bibujijwe mu buryo bukomeye kandi buzira inenge kugirana [umubano] cyangwa kuvugana, ku mpamvu iyo ari yo yose, na […] FDLR.”

Gen Maj Ekenge yongeyeho ko uzarenga kuri iryo tegeko azatabwa muri yombi kandi ko “azahura n’imbaraga z’amategeko nkuko bijyanye n’ibiteganywa mu mategeko n’amabwiriza bikurikizwa mu ngabo zacu”.

Leta ya DR Congo yakomeje gushinja u Rwanda gufasha umutwe w’inyeshyamba wa M23 urwanya ubutegetsi bwa DR Congo ukorera mu burasirazuba bw’igihugu, ikirego u Rwanda ruhakana.

Mu kiganiro mu cyumweru gishize yagiranye n’ibitangazamakuru France 24 na RFI, ubwo yari abajijwe niba kuri we afata ko Perezida Kagame ari we “muyobozi nyakuri wa M23”, Tshisekedi yasubije ati: “Rwose”.

Uru ruzinduko rw’umukuru w’ubutasi bw’Amerika rubaye nyuma y’ibyumweru hafi bibiri Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken avuganye kuri telefone na Kagame na Tshisekedi.

Icyo gihe yabasabye gukura abasirikare ku mupaka, mu guhosha umwuka w’ubushyamirane ku mupaka w’ibihugu byombi.

Runabaye mu gihe hasigaye ukwezi ngo habe amatora ya perezida muri DR Congo ateganyijwe ku itariki ya 20 Ukuboza (12).

Tshisekedi yavuze ko bitazashoboka ko ayo matora aba muri teritwari za Masisi na Rutshuru mu ntara ya Kivu ya Ruguru kubera umutekano mucye uharangwa.

Imirwano yongeye kubura mu bice bimwe bya Kivu ya Ruguru guhera mu ntangiriro y’Ukwakira (10), hagati ya M23 n’ingabo za DR Congo n’imitwe yitwaje intwaro izishyigikiye.

Hari nyuma y’amezi atandatu yari ashize muri rusange hari agahenge.

Intambara hagati ya M23 na FARDC yongeye kubura kuva mu mpera y’umwaka wa 2021.

Inkuru dukesha BBC Gahuza-miryango

Itangazo rigenewe abanyamakuru « Faustin Twagiramungu, ruhukira mu mahoro »

$
0
0

Ikigo kitiriwe Nyakwigendera Seth Sendashonga (Institut Seth Sendashonga pour la citoyenneté démocratique, ISCID asbl) kibabajwe no kumenyesha abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda ko bwana Faustin Twagiramungu, umwe mu bashinze icyo kigo, yatabarutse kuri uyu wa 2 Ukuboza 2023.

Faustin Twagiramungu ni umwe mu ntwari z’u Rwanda zarwanyije igitugu zivuye inyuma, aharanira demokarasi, ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda. Ni muri urwo rwego Faustin Twagiramungu yabaye umwe mu banyabwenge bafashe iya mbere mu mwaka wa 1990 bagashyira umukono ku nyandiko yasabaga ko politiki y’amashyaka menshi yakongera guhabwa urubuga mu Rwanda. Ntibyateye kabiri, mu mwaka wa 1991, yabaye mu bari ku isonga ryo kuvugurura ishyaka MDR, atorerwa kuriyobora mu mwaka wa 1992.

Faustin Twagiramungu azahora yibukwa mu mateka y’u Rwanda nk’umunyapolitiki wagerageje guhuza uruhande rwa guverinoma y’u Rwanda n’urw’inyeshyamba za FPR Inkotanyi zarwanyaga iyo guverinoma.
Nyuma yuko FPR Inkotanyi ifashe ubutegetsi ku ngufu muri Nyakanga 1994, bwana Faustin Twagiramungu yemeye kuyobora guverinoma y’ubumwe n’ubwiyunge yagiyeho mu bihe bitari byoroshye, ubwo ubwicanyi ndengakamere bwari bumaze guhekura umuryango Nyarwanda.

Bwana Faustin Twagiramungu yeguye ku buyobozi bw’iyo guverinoma tariki ya 28 Kanama 1995 ari kumwe na Seth Sendashonga wari ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’amajyambere ya komini, ku mpamvu zishingiye ahanini ku kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu byakorwaga kandi binashyigikiwe n’ ubuyobozi bw’ingabo zari zimaze gufata igihugu z’ishyaka FPR.

Mu mwaka wa 2003, bwana Faustin Twagiramungu wari warahungiye mu gihugu cy’ u Bubiligi yiyemeje gutaha ndetse yiyamamarira umwanya wa perezida wa repuburika. Ayo matora yaranzwe n’iterabwoba n’uburiganya ku buryo yarangiye mu Rwanda hongeye kwimikwa igitugu ari nacyo gikomeje gushora abanyarwanda n’abatuye akarere mu ntambara zidafite ikindi zunguye uretse ubusahuzi, kumena amaraso y’abaturage no kwimakaza umwiryane.

Institut Seth Sendashonga irahamagarira abanyarwanda gukomeza urugamba rwa Faustin Twagiramungu rwo guharanira amahoro arambye mu Rwanda, ayo mahoro akaba agomba gushingira kuri demokarasi nyayo, ku bwisanzure bw’abaturage, ku butabera nyabwo, ku bumwe n’ubwiyunge bw’abagize umuryango Nyarwanda.

Institut Seth Sendashonga iboneyeho gufata mu mugongo umuryango wa Nyakwigendera kandi irawizeza gukomeza kuwuba hafi.

Bikorewe i Buruseli, tariki ya 03/12/2023

Jean-Claude Kabagema,
Perezida wa Iscid asbl

Faustin Twagiramungu

Minisitiri w’ubutegetsi w’Ubwongereza yageze mu Rwanda gusinya amasezerano ku bimukira

$
0
0

James Cleverly ni Minisitiri wa gatatu w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubwongereza ugeze mu Rwanda.

Ba minisitiri 3 b’ubutegetsi bw’igihugu — abimukira 0 ku bijyanye n’amanota.

Priti Patel, wazanye iki gitekerezo, yakoze urwo rugendo.

Ni ko byagenze no kuri Suella Braverman.

None ubu Cleverly ni we ugezweho.

Hari muri Mata (4) mu mwaka ushize ubwo Priti Patel yerekezaga mu Rwanda gusobanura ko Ubwongereza bucyeneye igikoresho gishya cyo kugabanya abimukira banyuranyije n’amategeko: igitekerezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda.

Ariko dore ngaha tugeze mu kwezi kwa nyuma kw’umwaka wa 2023 kandi iyo gahunda ntiratangira, nubwo indege nyinshi zirimo abanyapolitiki zo zahagiye.

Kuri iyi nshuro iyi gahunda ni ikaramu n’urupapuro – amasezerano hagati y’ibihugu bibiri byemewe ku rwego mpuzamahanga.

Ni ko kugerageza kwa vuba aha kubayeho kwo gusunika iki gitekerezo kikagera ahantu mu by’ukuri cyashyirwa mu ngiro, kigakwepa inzitizi zo mu nkiko cyagiye gihura na zo.

Reka turebe niba hari icyo bizageraho kiruta ikindi kintu icyo ari cyo cyose cyageragejwe.

Intero ya guverinoma ni uko ibibazo bikomeye bisaba ibisubizo bishya.

Gukomeza gukora ibintu bimwe bituma habaho gukomeza kugera ku musaruro umwe: benshi bambuka mu mato matoya, mu gihe isezerano ari uguhagarika amato.

Ariko umubare w’abantu u Rwanda rushobora kuba rwazigera rwakira, niba bizigera bibaho, ushobora kuzaba ari muto.

Kandi ntibiramenyekana ikigero cyo guca intege abandi kizaturuka kuri uko koherezwa mu Rwanda.

Ni gahunda dukwiye kugerageza, ni ko abaminisitiri bavuga. Ni uguta igihe, ni ko Labour – ishyaka rikomeye mu batavuga rumwe n’ubutegetsi – ivuga.

Umwe mu bo ku rwego rwo hejuru muri Labour umaze igihe yegeranya imibare yanyoherereje ubutumwa kuri telefone ati:

“Umwaka umwe, amezi atanu n’iminsi 20 birashize kuva hafi neza neza igihe indege ya mbere y’abasaba ubuhungiro yari yitezwe bwa mbere kwerekeza mu Rwanda, nyuma ikaburizwamo ku munota wa nyuma.

“Kuva icyo gihe, abandi bimukira 63,852 bambutse [umuhora wa] Channel mu mato matoya.”

Ariko ni ikibazo Labour ishobora kuzaragwa vuba aha niba itsinze amatora.

Kandi abo muri leta bafata ko barimo gukora ikintu cyose Labour irimo gutanga nk’igitekerezo cy’icyo yo yakora ndetse ko barimo no kukirenza.

Ubu dutegereje ingingo ku ngingo y’ibiri ku rupapuro, mu masezerano.

James Cleverly azihutira kugaruka mu rugo mu masaha arindwi cyangwa umunani nyuma yo kugera mu Rwanda — ndetse ku wa gatatu yitezwe mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite gusobanura itegeko rishya riteganyijwe rijyanye n’ayo masezerano.

Ashobora kugira icyo ageraho? Azagira icyo ageraho? Kandi ryari?

Ibyo ni ibibazo bitatu by’ingenzi by’izingiro ry’ibi.

BBC Gahuzamiryango

INTWARI TWAGIRAMUNGU FAWUSITINI YARATABARUTSE

$
0
0

Ku wa gatandatu tariki ya 02 Ukuboza 2023 ni ho Bwana Twagirmungu Fawusitini bahimbaga «Rukokoma» yatabarutse, afite imyaka 78 y’amavuko, azize urupfu rutunguranye.  Yitabye Imana ari mu gihugu cy’u Bubiligi aho yari yarahungiye igitugu cy’ingoma ya FPR-Inkotanyi, iyobowe na Perezida Pawulo KAGAME. Kunanirwa gukorana na Bwana TWAGIRAMUNGU, byagaragaje ku buryo budasubirwaho ko ingoma ya FPR-Inkotanyi yanga urunuka Abahutu batemera kuba inkomamashyi. 

Bwana Twagiramungu akomoka muri komini Gishoma, muri perefegitura ya Cyangugu, ubu hasigaye hitwa mu karere ka Rusizi, mu ntara y’Uburengerazuba. Yari umuntu uzwi cyane muri politiki y’u Rwanda : umukwe wa perezida Kayibanda Grégoire, Minisitiri w’intebe w’u Rwanda kuva muri Nyakanga 1994 kugera muri Kanama 1995 ubwo yeguraga kuri uwo mwanya kubera kwanga gukomeza kurebera ubwicanyi n’iyicarubozo byibasiraga cyane Abahutu bikozwe  n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi, umukandida ku buperezida muri 2003 ubwo amajwi ye yibwagwa ku mugaragaro mu turere twose tw’igihugu agahabwa Perezida Pawulo Kagame. 

Natangiye kumva ibiganiro bya TWAGIRAMUNGU nkiri muto, uko ngenda nkura nkomeza kumukurikira ku mbuga nkoranyambaga, namukundiye cyane ukuntu yamaganaga ingoma y’igitugu atitaye ku bwoko bw’uyiriho. Yanenze ibibi byabaye ku ngoma ya Habyarimana ukomoka mu bwoko bw’Abahutu, anenga n’ibibi by’ingoma ya Kagame w’Umututsi. 

Namukunze kurushaho nsomye amateka ye yerekeye uko yitwaye mu myaka ya za 1990 agafata iya mbere mu gusaba mu nyandiko ko urubuga rwa politiki igendera ku mashyaka menshi rufunguka mu Rwanda, agasobanurira intagondwa z’abahutu bahoze mu ishyaka rya MDR PARMEHUTU ya Perezida Kayibanda Geregori ko amatwara ya MDR ivuguruye abazaniye atazabemerera kwigabiza ubuzima n’imitungo by’Abatutsi, ko MDR ayoboye iharanira ubutegetsi bubereye bose, budashingiye ku moko n’uturere nk’uko babibamenyereje, ko abibwira ko MDR ari ishyaka rizarya inka z’Abatutsi, rikabatwikira, rikabasenyera, rikabamenesha, uwo adakenewe nk’umurwanashyaka wa MDR ivuguruye kuko yo idaheza Umunyarwanda n’umwe, yugururira amarembo buri wese, irwanya akarengane kandi ishakira umutekano buri munyarwanda nta kuvangura.

Twagiramungu yarushijeho kumenyekana ubwo FPR-Inkotanyi yari imaze gutera u Rwanda iturutse mu gihugu cya Uganda ku 01 Ukwakira 1990. Icyo gihe imiryango y’Abatutsi yari mu Rwanda yagiye mu mazi abira, Abatutsi benshi barafatwa barafungwa, bakorerwa iyica rubozo, bamwe bagwa mu munyururu, abo mu miryango yabo bahabwa akato, barahutazwa mu ngo zabo no mu mayira. Twagiramungu yanze kurebera ako karengane, aratinyuka avuga ku mugaragaro ko abagize FPR-Inkotanyi ari Abanyarwanda nk’abandi, ko ari abavandimwe, ko nta mirizo n’amatwi atendera bafite nk’uko Leta ya Habyarimana n’ingabo ze bageragezaga kubicengeza mu mitwe y’Abahutu bari mu Rwanda.  Yabaye uwa mbere watinyutse kubwira perezida Habyarimana ko abo yafunze abita ibyitso ababeshyera, ko FPR-Inkotanyi atari Abagande, ari abana b’u Rwanda agomba gushyikirana na bo, intambara igahagarara, abakuwe mu byabo n’intabara bakabisubiramo, impunzi zigataha mu mahoro.

Ibi bitekerezo byiza bya Twagiramungu, intagondwa z’Abahutu zarabimwangiye cyane kuko yatumye Abatutsi babaga mu Rwanda bongera kugira ijambo nyuma y’igitero cy’Inkotanyi cyari cyatumye bose bahindurwa ruvumwa bakitwa ibyitso by’Inkotanyi, bagatotezwa kakahava. Yagize uruhare rukomeye kugira ngo imishyikirano hagati ya FPR-Inkotanyi na Guverinoma y’u Rwanda ibeho, igere ku masezerano y’amahoro y’Arusha, nubwo aya atigeze ashyirwa mu bikorwa kubera intangondwa zari mu mpande zombi zashyikiranaga zitifuzaga na busa inzira y’amahoro kugera ubwo Perezida Habyarimana yiciwe ku itariki ya 06 Mata 1994, jenoside yakorewe Abatutsi igatangira.

Twagiramungu, haba mu magambo ye cyangwa mu nyandiko ze, yamaganye akarengane yivuye inyuma. Ibi byatumye intagondwa z’Abahutu zimwanga urunuka, zimuhiga bukware ngo zimwice mu gihe cya jenoside ariko Imana ikinga akaboko abasha kurokoka. Abavandimwe be benshi n’imiryango yabo barishwe babahora ubutwari n’ukuri bye.

Twagiramungu agiye atabonye u Rwanda yaharaniye kuva mu busore bwe. Yaharaniye u Rwanda rw’Abanyarwanda bareshya imbere y’amategeko, basangira akabisi n’agahiye. Ariko nyuma y’igitugu cy’ingoma ya Habyarimana, haje icya FPR-Inkotanyi cyiza cyica inyangamugayo, kikubira ibyiza by’igihugu, kimika akarengane, kiyogoza akarere mu ntambara z’urudaca zigamije gusahura umutungo wa Kongo-Kinshasa.

Twagiramungu atashye abambari ba perezida Habyarimana MRND-CDR n’aba perezida Kagame FPR-Inkotanyi-DMI, bamwita umwanzi. Bose bamuziza ko akunda ababuza kwica Abanyarwanda no kubacamo ibice. 

Ntwari y’u Rwanda, Twagiramungu Fawusitini, ruhukira mu mahoro, Iyaguhanze kandi wakundaga, igutuze aheza. 

Muamini UWASE

i Buruseli mu Bubiligi, ku wa 06 Ukuboza 2023

Gahunda Minaloc ifitiye abakene ntacyo ishobora gucyemura,hadafashwe izindi ngamba:Victoire Ingabire

Karasira Aimable Yikuye mu Rubanza

$
0
0

Impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, Aimable Karasira, yatangaje ko yikuye mu rubanza rwe kuko avuga ko nta butabera arwitezemo. Aravuga ko urukiko rumuburanisha arwaye indwara zo mu mutwe aho kubanza kumuvuza kandi ko rufatanya n’ubushinjacyaha mu kubogama.

Ni urubanza rwaranzwe n’amagambo aremereye hagati ya Aimable Karasira Uzaramba n’umucamanza ukuriye inteko iburanisha. Mbere y’uko iburanisha ritangira, Karasira yabanje kwibutsa urukiko ko n’ubwo yakunze kurugezaho iby’uburwayi bwe bwo mu mutwe ntirubuhe agaciro, akirwaye kandi ko gereza imujyana kwa muganga.

Yavuze ko iteka iyo aje kuburana agira ikibazo cy’ihungabana. Avuga ko atabangamira urubanza ariko ko urukiko rugomba kumufata nk’udahari kuko arwaye. Yikomye urukiko n’ubushnjacyaha ko mu miburanire bombi bamukorera icyo yise kumuviraho inda imwe” kandi ko hari amagambo avuga mu iburanisha urukiko ntiruyandike. Ati “Ndi hano ntakeneye ubutabera, ndi hano ngo ibyanjye bijye ahagaragara bimenyekane. Nimubona ntasinye ku nyandikomvugo z’amaburanisha munyihanganire.”

Ni uburenganzira bwawe, iyo uza kuba urwaye wagombye kuzana impapuro za muganga zikwemerera ikiruhuko cy’uburwayi. Ibyo uvuga birandikwa nunakenera amajwi uzayahabwa. Ibyo uvuga uba wagira ngo si urukiko ubwira hari abandi uri kubwira.Ibyo ukora byose ni uburenganzira bwawe wabukoresha uko ubyumva.” Icyo ni igisubizo cy’umucamanza uburanisha Karasira.Yamwibukije ko icyo urukiko rwibandaho ari ibimenyetso kuruta ibindi.

Karasira yavuze ko adasuzugura urukiko ariko ko aza kuburana nk’uri gusezera kuko ashimangira ko namara gukatirwa ibihano azagwa muri gereza. Urukiko rwamwemereye kubifata uko abyumva kuko ruvuga ko ruburanisha imanza nyinshi zikomeye no kurusha urwe.

Ubushinjacyaha bwasobanuye icyaha cyo gukurura amacakubiri mu Banyarwanda rwisunze amagambo buregesha Karasira. “U Rwanda ruracyaboshye, badutetsemo umuleti tubabera ibitambo, mu bigo bya RGB, RDB, Rwandair, mu marushanwa ya nyampinga w’u Rwanda no mu nzego za gisirikare hagaragaramo abatutsi kandi biganjemo abavuye I Bugande”. Ni amwe mu magambo ubushinjacyaha bumuregesha buvuga ko yayakoresheje agamije gutanya abanyarwanda.

Buvuga ko ibyaha yabikoze azi neza ko ziriya mvugo zatanya abantu ajya no gushaka imiyoboro ya youtube ayavugiraho. Ubushinjacyaha bwasobanuye kandi icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Rugishingira ku magambo burega Karasira ko yavuze ko mu gisirikare cy’u Rwanda abakomeye ari abagande, ko gahunda ya Ndumunyarwanda ari amayeri yo kubeshya ko mu Rwanda amoko atariho. Bukabwira urukiko ko ayo magambo agaragaza ubushake bwo gukora icyaha. Bwasobanuye ko Karasira yavugaga ko rubanda rutegetswe n’abanyamahanga barubeshya. .

Hari ikiganiro mu majwi n’amashusho Karasira yagiranye n’umuyoboro wa Umurabyo TV cyakuruye impaka z’urudaca kiba intandaro y’amagambo akarishye mu rukiko. Ni ikiganiro cy’iminota igera muri 50 ubushinjacyaha bwasabaga ko bakumva utuce twacyo Karasira n’abamwunganira bagasaba kucyumva cyose kugira ngo hamenyekano ibigikubiyemo n’uko byavuzwe.

Karasira ati “ twumve videwo yose, ntabwo mbategeka ariko muhembwa imisoro y’abaturage nanjye ndi umuturage mwimbindikiranya.” Ni imvugo yazamuye uburakari bw’umucamanza amusubiza mu magambo agira ati “Bube ubwa mbere n’ubwa nyuma ntabwo ibyo bintu bizongera mu iburanisha. Karasira uri umuburanyi kimwe nk’abandi ugomba kubaha urukiko.”

Ku banyamategeko ba Karasira umucamanza ati “Muvugane n’umukiliya wanyu, ibyo bintu byo gukomeza gutesha agaciro urukiko ntitugomba kubyihanganira uyu munsi tugomba kubishyiraho iherezo. Nibiba na ngombwa tuzafata izindi ngamba.”

Byarangiye urukiko rutegetse ko ibiganiro babyumva uko byafashwe.Hari ikiganiro Karasira agaragara avuga ko FPR Ikoresha ubwirasi no kwiyemera kuko ari yo ifite ingabo. Agashimangira ko FPR Ibaye ikora yonyine nta n’icyasigara. Yumvikanisha ko ibyo avuga ari ibitekerezo bye kandi atagombye kubizira. Yumvikanamo avuga ko ishyaka MRND ryo kwa Perezida Habyarimana ritimaga abatutsi akazi ko n’ikimenyimenyi mu gihe cyo kwibuka jenoside hari ibigo byibuka ababyo bishwe.

Muri ayo magambo Kandi Karasira hari aho yumvikana avuga ko zimwe mu mbwirwaruhame za Perezida w’u Rwanda Paul Kagame zimutera ukumirwa akarira. Agashimangira ko adashobora kwifatanya n’abamukomera amashyi mu magambo akomoza ku bwicanyi. Yumvikanamo avuga ko jenoside mu Rwanda ubutegetsi buyikoresha nk’igikoresho cyo gucecekesha abatavuga rumwe na bwo.

Naho ku ngingo y’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda Karasira akavuga ko hari icyo yita “Amajanisha y’imbusane ku bumwe n’ubwiyunge.” Akavuga ko mu gihe ubutegetsi bwagaragaza 90 ku ijana we yabiha 10 ku ijana. Iburanisha rirangiye Karasira yatse ijambo asaba imbabazi ku myitarire ye mu rukiko. Ati “Ntabwo nzongera nisubiyeho nta kibazo”.

Urukiko ruti “Urakoze kuba wisubiyeho. Nta propaganda dukeneye hano mu rukiko. Icyo dukeneye ni uko hari ikirego bakurega, wagombye kureka bakagisobanura ukacyireguraho.” Karasira yashimiye urukiko ko rwamufashije akabasha kwishyura abanyamategeko be ku mafaranga ye yari yarafatiriwe.

Gusa nk’uko yari yatangiye abibwira urukiko arasa n’utisubiyeho n’ubwo mu miburanire acimo akaka ijambo. Byarangiye yanze gushyira imikono ku nyandikomvugo z’uyu munsi. Bamwe mu bakurikiranaga urubanza bagafata iyi myitwarire y’uregwa nk’ikimenyetso cy’uburwayi. Mu bihe bitandukanye amatsinda y’abaganga yagaragaje ko Karasira afite uburwayi bwo mu mutwe bukomoka ku mateka ya jenoside yamugizeho ingaruka. Gusa ko ubwo burwayi butamwambuye ubushobozi bwo gutekereza neza.

Karasira aregwa ibyaha bya jenoside birimo guha ishingiro jenoside, kuyipfobya no kuyihakana. Akavuga ko atatinyuka gukora ibyaha kuri jenoside yamukorewe ikamusiga iheruheru. Avuga ko aregwa ibyaha byo mu nyungu za politiki. Asobanura ko amagambo yavuze yari agamije kurwanya akarengane yiteze ko yazabiboneramo igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel birangira yisanze mu buroko. Ibyaha bine muri bitandatu ubushinjacyaha bumurega bikomoka mu magambo yagiye atangaza mu bihe bitandukanye ku mutyoboro wa Youtube.

Urubanza ruzakomeza mu ntangiro z’umwaka utaha.

VOA

Congo yahamagaje ambasaderi muri Kenya na EAC nyuma y’ishingwa ry’umutwe uyirwanya

$
0
0

Repubulika ya Demokarasi ya Congo ivuga ko yahamagaje ambasaderi wayo muri Kenya ngo bagirane ibiganiro, nyuma yuko muri Kenya hashingiwe ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.

Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya DR Congo Alain Tshibanda yavuze ko igihugu cye cyanahamagaje ugihagarariye mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC), ufite icyicaro i Arusha muri Tanzania.

Nta cyo EAC yari yatangaza ku mugaragaro.

Ibi bibaye nyuma yuko ku wa gatanu i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya, muri hoteli Serena, Corneille Nangaa wahoze ari umukuru w’akanama k’amatora ka DR Congo, agaragaye atangiza ihuriro rya politiki na gisirikare ryo kurwanya leta ya DR Congo, ryiswe ‘Alliance Fleuve Congo’ (AFC).

Mu itangazo kuri iki cyumweru, leta ya Kenya yavuze ko yamenye mu bitangazamakuru ko bamwe mu Banye-Congo bavuga ko bakorana n’imitwe y’inyeshyamba muri Congo, bakoreye ikiganiro n’abanyamakuru i Nairobi, “batangaza ibiboneka ko biteje ibyago” kuri Congo.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Kenya Musalia Mudavadi yavuze ko Kenya ari “leta ifunguye [igendwa] kandi igendera kuri demokarasi aho ubwisanzure bw’itangazamakuru bwemewe.

“Ku bw’ibyo, abanyagihugu n’abatari abanyagihugu bashobora kuganira n’ibitangazamakuru byo muri Kenya batabimenyesheje leta.”

Kenya ‘yitandukanyije n’ibikorwa byahungabanya’ Congo

Minisitiri Mudavadi yavuze ko Kenya “yitandukanyije n’amagambo ayo ari yo yose cyangwa ibikorwa bishobora guhungabanya amahoro n’umutekano by’igihugu cy’inshuti cya DRC.”

Yongeyeho ko Kenya yatangiye iperereza ryo “kumenya imyirondoro y’abakoze itangazo” ry’iryo huriro no kumenya “ikigero ibyo bavuze biri aharenze imvugo yemewe n’itegekonshinga”.

Ati: “Kenya yongeye gushimangira ko nta ruhare ifite mu bibera imbere muri DRC kandi yiyemeje gukomeza gushyigikira amahoro, umutekano, no gushimangira demokarasi kw’icyo gihugu.”

Mbere yaho, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DR Congo Christophe Lutundula yari yabwiye radio Top Congo yo muri icyo gihugu ko leta ya Kenya ishobora “kwirengera ingaruka” zava ku kwemera ishingwa ry’iryo huriro.

Yagize ati: “Guverinoma yacu ifite ishingiro mu gusaba ibisobanuro guverinoma ya Kenya, by’umwihariko kuko Bwana Corneille Nangaa yarase ubufasha ndetse ashima ubufasha baba barahawe na guverinoma ya Kenya…”

Nangaa, umaze amezi aba mu buhungiro, yavuze ko iryo huriro, ririmo imitwe nibura icyenda yitwaje intwaro, rigamije “kongera kubaka igihugu” no “kugarura amahoro” kubera ko ubutegetsi bwabanje byabunaniye, nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru AFP.

Mu gutangiza AFC, Nangaa yari ari kumwe n’abarimo Bertrand Bisimwa, umukuru wa politiki w’umutwe w’inyeshyamba wa M23, usanzwe urwanya ubutegetsi bwa DR Congo.

Bitangazwa henshi – nko muri raporo y’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye – ko M23 ifashwa n’u Rwanda mu buryo bw’abasirikare n’ibikoresho. U Rwanda rwakomeje kubihakana.

‘Igitutsi ku baturage ba Congo’

Hagati aho, ambasaderi w’Amerika i Kinshasa Lucy Tamlyn yavuze ko iyo ambasade “ihangayikishijwe bikomeye” n’itangazwa ry’ishingwa rya AFC, irimo Nangaa na Michel Rukunda (unazwi nka Makanika), umukuru w’umutwe witwaje intwaro wa Twirwaneho.

Bombi basanzwe barafatiwe ibihano n’Amerika, nkuko bimeze no ku mutwe wa M23.

Mu butumwa ku rubuga nkoranyambaga X, ambasaderi Tamlyn yavuze ko ishingwa rya AFC ari “igitutsi ku baturage ba Congo”, mu gihe bitegura amatora yo ku wa gatatu.

Yasabye “abashaka by’ukuri kurangiza ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa RDC”, “gukurikiza ibikorwa byo mu karere bigamije amahoro… nka gahunda ya Luanda na Nairobi”.

Yongeyeho ko Amerika iteganya gufatira ibihano uwo ari we wese uzabangamira demokarasi cyangwa amahoro n’umutekano bya Congo n’akarere kayikikije.

Bintou Keita, intumwa yihariye muri DR Congo y’umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, akaba n’umukuru w’ubutumwa bwa MONUSCO, na we yamaganye iryo huriro.

Yashishikarije AFC “kureka igikorwa icyo ari cyo cyose cy’urugomo gishobora guhungabanya umutekano” w’icyo gihugu, anasaba M23 gukurikiza gahunda ya Luanda no “gushyira intwaro hasi nta kindi ibanje gusaba”.

Corneille Nangaa ni we wari umukuru w’akanama k’amatora ka DR Congo ubwo Félix Tshisekedi yatangazwaga ko ari we watsinze amatora ya perezida yo mu Kuboza (12) mu 2018.

Muri Kanama (8) uyu mwaka, Nangaa yabwiye Radio Okapi y’Umuryango w’Abibumbye ikorera muri DR Congo ko yahunze kuko atari akizeye umutekano we, nyuma yuko abapolisi bamurindaga bakuweho.

Muri Gashyantare (2), Nangaa yari yashinze ishyaka ‘Action pour la Dignité du Congo et de son Peuple’ (ADCP), ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

Mbere yari yavuze ko aziyamamaza mu matora yo ku wa gatatu. Ariko muri icyo kiganiro na Radio Okapi yavuze ko “igikorwa cy’amatora kirimo kuba kirangwamo ukubogama” – ikirego akanama k’amatora gahakana.


Polisi Itangaza ko Victoire Ingabire Atekanye

$
0
0

Mu Rwanda. Amakuru acicikana ku mbuga nkoranyambaga aratabariza umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, Madame Victoire Umuhoza Ingabire.

Amakuru ya nyuma yavugaga ko urugo rw’uwo muyobozi w’ishyaka Dalfa Umurinzi rwagoswe n’abashinzwe umutekano.

Ijwi ry’Amerika yashatse kumenya inkuru y’imvaho. Umunyamakuru Venuste Nshimiyimana yahamagaye madame Ingabire baravugana, atangira amubaza uko umutekano we wifashe:

Radiyo Ijwi ry’Amerika yabashije kandi kuvugana n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Bonifasi Rutikanga kuri iki kibazo cy’umutekano wa Madame Ingabire.

“Ubu dushobora kurasa i Kigali turi i Goma”– Tshisekedi

$
0
0

Perezida Felix Tshisekedi wa DR Congo yavuze amagambo akomeye mu gusoza ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu mugoroba aho yavuze ko “igisirikare cyacu uyu munsi gishobora kurasa i Kigali kiri i Goma”.

Mu kwiyamamaza kwe, Tshisekedi yagiye agaruka ku ntambara yo mu burasirazuba bw’igihugu cye ashinja ko ari u Rwanda ruyiri inyuma. Ibyo u Rwanda ruhakana.

Tariki 08 z’uku kwezi, ari kwiyamamariza mu mujyi wa Bukavu, Tshisekedi yagereranyije Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Adolph Hitler wategekaga Ubudage mu ntambara ya II y’isi.

Ibi umuvugizi wa leta y’u Rwanda yabyise “ubushotoranyi bugaragara kandi bweruye”, kugeza ubu ntacyo uruhande rw’u Rwanda ruravuga kubyo yatangaje uyu munsi.

Uyu munsi ku kibuga cya Ndjili Sainte Thérèse mu murwa mukuru Kinshasa, Tshisekedi yavuze amagambo akomeye nanone yibasira u Rwanda, arimo n’igitutsi.

Yagize ati: “Isasu rya mbere ry’abo ba…(igitutsi) nirigwa kuri Congo, cyangwa agace ka mbere bazafata, nzakoranya Inteko ishingamategeko, nyisabe uruhushya rwo gutangaza intambara ku Rwanda.”

Yongeraho ati: “…ntimugire ubwoba, igisirikare cyacu uyu munsi gishobora kurasa i Kigali kiri i Goma…Kagame [perezida] ntabwo azarara mu nzu ye, azajya kurara mu ishyamba, akinishe abandi bantu ntakine na Fatshi Beton (Felix Tshisekedi).”

Tshisekedi yavuze aya magambo mu gihe abategetsi bakuru mu Rwanda bari mu gikorwa cyo gutangiza uruganda rukora inkingo za malaria n’igituntu i Kigali rw’ikigo BioNTech cyo mu Budage kizwiho ko cyakoze rumwe mu nkingo za Covid-19.

Tshisekedi yavuze ibi abihereye ku ihuriro rirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa riherutse gutangazwa ko rishingiwe i Nairobi, ririmo imitwe irimo na M23 bamaze igihe barwana.

Amagambo ya Tshisekedi asobanuye iki?

Intambara yo mu burasirazuba bwa DR Congo, ubu imaze iminsi icyenda mu gahenge kasabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kinshasa iyishinja ubutegetsi bwa Kigali ko aribwo buri inyuma y’umutwe wa M23 ubu ugenzura ibice binini bya teritwari za Masisi na Rutshuru z’Intara ya Kivu ya Ruguru.

Ubusanzwe henshi ku isi, abanyapolitike bari kwiyamaza bashaka gutorwa amgambo yabo afatira ku bibazo nyamukuru biba bihanze igihugu. Bakizeza kubikemura nibatorwa.

Amagambo arimo gukabya no kurenza igipimo cy’ibisanzwe si mashya mu kwiyamamaza kw’abanyapolitike iyo bari gusaba amajwi. Ntibitangaje ko Tshisekedi yiyamamaza avuga uko azatsinda intambara yo mu burasirazuba bw’igihugu cye, gusa amagambo akoresha ntavugwaho rumwe hose.

Mu gihe abamushyigikiye bishimira imvugo ze bigaragara, abasesenguzi batandukanye bavuze ko amagambo aheruka gukoresha agereranya mugenzi we Paul Kagame na Hitler yarimo “kutigengesera mu mvugo”, nk’uko umwe yabyanditse ku rubuga X.

Amagambo y’uyu munsi ashobora guhuhura ibintu byari bisanzwe byifashe nabi hagati ya Kigali na Kinshasa kuko yari agizwe n’imvugo yo guhembera intambara.

Leta y’u Rwanda ntacyo iratangaza ku magambo yavuzwe na Tshisekedi kuri uyu wa mbere.

Ibikorwa byo kwiyamamaza muri DR Congo birarangira saa sita z’ijoro ryo kuru uyu wa mbere mu gihe amatora ateganyijwe kuwa gatatu.

BBC

Twashoboye kubona urutonde rw’abazamuwe mu ntera mu gisirikare cy’u Rwanda rwagizwe ibanga

IJAMBO RISOZA UMWAKA WA 20:Victoire INGABIRE UMUHOZA

Amagambo akomeye y’abakuru b’u Burundi n’u Rwanda

$
0
0

Perezida w’u Burundi n’uw’u Rwanda batangaje amagambo akomeye mu butumwa bwabo busoza umwaka ku benegihugu, baca amarenga ko 2024 ushobora kuba umwaka utoroshye mu mubano.

Abwira abatumiwe mu birori byo gusoza umwaka muri Kigali Convention Centre, Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda ruhora “rwiteguye ikibi gishoboka, aho igihe icyo aricyo cyose dushobora kuba twenyine”.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi mu ijambo rye yashinje u Rwanda gufasha umutwe wa RED-Tabara no kuwuha “inyigisho z’iterabwoba n’ubwicanyi”.

Ibihugu byombi byari bimaze igihe binagura umubano wabyo wari mubi cyane kuva mu 2015, aho waranzwe no gufunga imipaka ndetse no gukozanyaho kwa hato na hato ku mupaka kw’ingabo z’ibi bihugu.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko ibiganiro byose bagiranye n’abayobozi b’u Rwanda ngo rubahe abakoze ibyaha mu 2015 avuga ko bahungiye mu Rwanda basanze “ari ukudusuka inkore ku maso, ahubwo bagumye babaha uburyo bwose bukwiye ngo badusamaze hanyuma batwubire.”

‘Tugiye gufata ingingo zose’

Perezida Ndayishimiye yagize ati: “Nta numwe atabizi ko hampande yo gutikiza inganda mu 2015 ufashijwe n’icyo gihugu nyene, uwo murwi (RED-Tabara) waciye uhungira mu Rwanda uraharonkera inyigisho z’iterabwoba n’ubwicanyi.

“Ahacu ntaco tutari twakoze kugira ngo turabe ko urwo ruhagarara hagati y’u Rwanda n’Uburundi rwohera mbere n’amakungu ni ivyabona kuko yaradukeje igihe twebwe nyene twafata ingingo yo kwugurura urubibe hagati y’ibihugu vyompi kugira ngo abenegihugu b’impande zose bashobore gusubira kugenderanira.

“Turibuka akanyamuneza Abanyarwanda bagize basubiye kubona ikiyaga Tanganyika, basubiye kubona umukeke n’indagara none utwo twigoro twose igihugu c’u Rwanda rwemeye kubisubiza ibubisi.

“Ico twiyemeje ni uuko tugiye gufata ingingo zose kugira ngo abana b’u Burundi ntibasubire kugandagurwa n’ivyo birara.

“Dusavye Abarundi bose guhagarara magabo kuko umutwe w’iterabwoba urasasiwe vy’ukuri mu gihugu kibanyi c’u Rwanda.”

Ndayishimiye yongeraho ati: “Turasubiye gutera akamo abategetsi b’igihugu c’u Rwanda bikubite agashi bigenze runtu baboneko inzu y’umubanyi ihiye na rwawe iba igeramiwe. Abanyarwanda n’Abarundi barabana ay’ingwe ntaco bizotezako imbere ubwo butegetsi.

“Tugiye kandi gutaka amakungu n’abantu b’umutima ukunda amahoro kugira barabe ko bogondoza ubwo butegetsi butagira ubuntu kugira barekure abakuru b’abo bicanyi baze mu Burundi hanyuma intahe ibakubite mu gahanga.

“Nibata agati naho, bamenye ko bariko barakwega akarambaraye kuko bariko barema urwanko hagati y’abenegihugu b’ivyo bihugu ata ruhara babifisemwo.”

Ku mbuga nkoranyambaga abantu batandukanye bavuze ko Ndayishimiye yaba yaciye amarenga ko ubutegetsi bwe bushobora kongera gufunga imipaka y’igihugu n’u Rwanda nk’uko bwabigenje mu 2016 bukayifungura mu 2022.

Muri icyo gihe, abaturage b’u Burundi bambukaga imipaka yinjira mu Rwanda, hejuru y’ibyangombwa by’inzira, bagombaga gusaba uruhushya rwanditse rutangwa na leta.

‘Aho gushwanyagurika twarahegeze, turahazi’

Mu ijambo risoza umwaka, Perezida Kagame w’u Rwanda yatinze ku bikorwa by’iterambere iki gihugu cyagezeho anavuga ku bibazo n’imbogamizi cyahuye nabyo mu 2023.

Yagize ati: “Dukomeje kandi guhangana n’umutekano mucye mu karere kacu no kumipaka n’ibindi bihugu, ndagirango mbabwire ko dushobora kwihanganira kunengwa no kuvugwa nabi uko byaba bingana kose, nubwo akenshi biba bidafite ishingiro.

“Twe tuzakomeza gukora ibikenewe kugira ngo Abanyarwanda bahore batekanye uko byagenda kose.

“Mu by’ukuri muri ibyo byose duhura nabyo dukomeje gutera intambwe ihamye tugana imbere nkuko imibare ibyerekana, tuzakomeza muri iyo nzira.”

Perezida Kagame kandi yakomoje ku matora y’umukuru w’igihugu iki gihugu cyimirije muri uyu mwaka, avuga ko ari “umwaka w’ingenzi ku gihugu cyacu”.

Ati: “Twizeye ko tuzumva amajwi menshi y’abakiri bato mu kugena ahazaza h’igihugu.”

Mbere y’ijambo risoza umwaka, mu birori byo kuwusoza yatumiyemo kuri Kigali Convention Centre abantu bo mu ngeri zitandukanye mu gihugu, Perezida Kagame yakomeje ku biherutse gutangazwa na perezida wa DR Congo, Felix Tshisekedi wavuze ko ashobora gutangaza intarambara ku Rwanda.

Yagize ati: “Nk’iyo wumvise abantu, umuntu ngo imigambi ye ni uguhungabanya umutekano w’u Rwanda, ni ugutera u Rwanda akarushwanyaguza, icyo tutazi ni iki se? Aho ho gushwanyagurika twarahegeze, turahazi, ahubwo bizaba ku batekereza kugira gutyo.

Yavuze kandi ko mu myaka yashize hari igihe u Rwanda rwatereranywe rusigara ari rwonyine, ati: “U Rwanda rwigeze kuba ari rwonyine, twabibayemo turabizi, rero ntabwo dufite ubwoba, nta wadukangisha ko bishoboka ko hari igihe twakongera kuba twenyine nanone.

“Rero tugomba iteka guhora twiteguye, kandi tumenyereye kwitegura ibibi bishoboka, aho igihe icyo aricyo cyose dushobora kuba twenyine, igihe twasigara turi twenyine tuzabibamo kandi tuzabisohokamo ndetse neza kurusha ubushize.”

Na DR Congo yaba intandaro?

U Rwanda n’u Burundi birashinjwa kugira akarenge mu makimbirane ari mu burasirazuba bwa DR Congo. Kigali yakomeje gushinjwa gufasha umutwe wa M23, ibyo yakomeje guhakana. Gitega nayo irashinjwa gufatanya n’ingabo za DR Congo n’indi mitwe irimo FDLR kurwana na M23, ibyo abategetsi b’u Burundi nabo bahakanye.

Ibiro ntaramakuru Reuters biherutse gutangaza ko byabonye raporo yatanzwe n’inzobere za ONU izasohoka muri uku kwezi kwa Mutarama (1) ivuga ko ingabo z’u Burundi zarwanye zifatanyije na FARDC n’indi mitwe mu rugamba na M23. U Burundi ntacyo bwavuze ku nkuru ya Reuters.

M23 nayo yafashe kandi yerekana abasirikare ivuga ko ari ab’u Burundi bambaye imyenda ya gisirikare y’ingabo za DR Congo ivuga ko baje rwihishwa gufasha leta ya Kinshasa muri iyo mirwano.

Perezida Ndayishimiye aherutse kuvuga ko abo barwanyi bagaragajwe ari abarwanyi ba RED-Tabara b’Abarundi bavuye mu Rwanda bajya gufasha umutwe wa M23.

Nta gushidikanya ko Kigali na Gitega bitabona kimwe amakimbirane yo mu burasirazuba bwa DR Congo.

Uretse kuba Perezida Ndayishimiye ashinja u Rwanda gufasha RED-Tabara gutera u Burundi mu gitero giheruka – ibyo u Rwanda rwahakanye – uburyo ubutegetsi bw’ibi bihugu bubona amakimbirane mu burasirazuba bwa DR Congo nabyo ubwabyo byazamura umwuka mubi hagati y’ibi bihugu byombi.

BBC

U Rwanda Ruhakana Ibirego Bya Prezida Ndayishimiye w’Uburundi

$
0
0

Leta y’u Rwanda irahakana ibirego ishinjwa na Prezida Evariste Ndayishimiye w’Uburundi ko ishyigikiye umutwe wa Red Tabara urwanya ubutegetsi mu Burundi.

Mu itangazo yaraye ishyize ahagaragara, guverinoma y’u Rwanda iratera utwatsi ibirego bya Perezida Ndayishimiye by’ejo ku wa gatanu mu kiganiro yagiranye n’abaturage, mu ntara ya Cankuzo mu burasirazuba bw’Uburundi, avuga ko u Rwanda rutera inkunga Red-Tabara.

Ivuga ko “nta na hamwe ihuriye n’umutwe w’inyeshyamba uwo ari wo wose w’Abarundi.”

Mu itangazo ryasohowe n’ibiro by’umuvugizi wa guverinoma, U Rwanda “ruributsa ko, mu bufatanye hagati y’ibihugu byombi, rujya rusubiza Uburundi abarwanyi b’Abarundi baba binjiye mu Rwanda mu buryo bwa magendu, rubinyujije mu rwego ruhuriwemo n’abasirikare b’ibihugu bigize Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigali, ICGLR mu magambo ahinnye y’Icyongereza.

Uru rwego rushinzwe kugenzura no gukora anketi ku bibazo by’umutekano bishobora kuvuka hagati y’ibyo bihugu.

Mu itangazo ryayo, guverinoma y’u Rwanda “irasaba ikomeje guverinoma y’Uburundi kunyuza impungenge zayo muri dipolomasi, aho zishobora kubonera umuti bya gicuti.”

VOA

Perezida Kagame yikomeye ibihugu by’abaturanyi!


Ijambo rya Placide Kayumba, Président wa FDU-Inkingi ry’umwaka mushya wa 2024

Mu ijambo risoza umaka wa 2023: Perezida Ndayishimiye yikomye u Rwanda

Ijambo rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame risoza umwaka wa 2023

Urupfu rwa Anne Rwigara –“Ni amayobera gusa”

$
0
0

Anne Rwigara, umwe mu bana b’uwahoze ari umucuruzi ukomeye mu Rwanda Assinapol Rwigara, yapfuye kuri uyu wa kane aguye muri Amerika aho yari atuye, nk’uko abo mu muryango we babyemeza.

Umwe mu bantu ba hafi mu muryango wabo yabwiye BBC ko Anne yapfuye nyuma y’igihe kitari kinini ababara mu nda aho yari atuye muri leta ya California.

Umubyeyi we Adeline Rwigara uba i Kigali, mu nyandiko, yabwiye BBC ati: “Ntiyarwaye. Ni iminsi ingahe gusa. Namayobera gusa.”

Anne Uwamahoro Rwigara ubu wari ufite imyaka 41 – dushingiye ku mwirondoro yahaye urukiko mu 2017 – yibukwa muri uwo mwaka ubwo yamaze iminsi afunganye na nyina Adeline hamwe na mukuru we Diane Rwigara bashinjwa ibyaha bitandukanye.

Hari nyuma y’amatora ya perezida ya 2017 aho mukuru we Diane yangiwe kwiyamamaza kuri uwo mwanya. Ayo matora yatsinzwe na Perezida Paul Kagame wagize amajwi hafi 99%.

Kugeza ubu nta makuru arambuye aramenyekana ku cyateye urupfu rwa Anne Rwigara, wari ufite ubwenegihugu bwa Amerika nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Anne, umukobwa wo mu muryango uzwi cyane mu Rwanda

Mu 2017 Anne (uri inyuma), mukuru we Diane (hagati) n'umubyeyi wabo Adeline (imbere) barafunzwe baregwa ibyaha bitandukanye bo bahakanye bavuga ko ari impamvu za politike no 'gushaka kuducecekesha'
Mu 2017 Anne (uri inyuma), mukuru we Diane (hagati) n’umubyeyi wabo Adeline (imbere) barafunzwe baregwa ibyaha bitandukanye bo bahakanye bavuga ko ari impamvu za politike no ‘gushaka kuducecekesha’
 

Assinapol Rwigara ni umwe mu bacuruzi akaba n’umunyenganda wari uzwi cyane mu Rwanda kuva mu myaka hafi 40 kugeza apfuye mu 2015.

Urupfu rwe ntiruvugwaho rumwe, igipolisi cy’u Rwanda cyavuze ko yazize impanuka yo mu muhanda.

Umuryango we uvuga ko yishwe mu mpanuka yateguwe, wandikiye Perezida Kagame umusaba ko hakorwa iperereza ku rupfu rwa Assinapol, uvuga ko hari ibyo atumvikanaga n’ishyaka riri ku butegetsi.

Anne Rwigara, uvuga ko yageze ahabereye iyo mpanuka ikimara kuba, nyuma yabwiye abanyamakuru ati: “Tukihagera twasanze abantu bigaragara ko bogeza, twaramubonaga ari muzima. Uko byari bimeze byarashobokaga kubanza gukura umubyeyi wacu mu modoka bakamujyana kwa muganga, ariko Polisi yo yakuraga imodoka mu muhanda umuntu akirimo kandi ari muzima bigaragara.”

Avuga ko bageze kwa muganga bababwiye ko Assinapol yapfuye, yongeyeho ati: “Twasabye abapolisi ko babanza kumushyikiriza muganga ngo arebe nuko baraduseka cyane.”

Anne (ibumoso) yamaganye uruhande rwa polisi rwavuze ko se (hagati) yazize impanuka mu 2015
Anne (ibumoso) yamaganye uruhande rwa polisi rwavuze ko se (hagati) yazize impanuka mu 2015
 

Anne, mukuru we Diane n’umubyeyi wabo Adeline baje gufungwa mu 2017 ku birego bitandukanye birimo ibishingiye ku byo bagiye batangariza abo mu miryango yabo cyangwa ibinyamakuru.

Anne Rwigara yarezwe icyaha kimwe cyo kugambirira guteza imidugararo muri rubanda, icyaha yari ahuriyeho na mukuru we na nyina, ariko bo bashinjwa n’ibindi.

Anne yaje kurekurwa n’urukiko, ariko mukuru we Diane n’umubyeyi we Adeline bamaze igihe kirenga umwaka bafunze.

Mu 2018 kugeza mu 2021 Anne nabwo yabonetse mu nkiko aburana ku ruganda Premier Tabacco Campany Ltd rwahoze ari urwa se, nawe yari afitemo imigabane, aregwa kunyereza imisoro ya miliyari eshatu, ibyo we n’abunganizi be bahakanye.

Itabi, ibikoresho n’ibindi bigize uru ruganda nyuma byatejwe cyamunara.

Ku mbuga nkoranyambaga, abantu batandukanye batangaje akababaro batewe n’urupfu rwa Anne Rwigara. Impamvu y’urupfu rwe ntiramenyekana kugeza ubu.

BBC

Abanyarwanda nibahaguruke bakumire intambara aho guhebera urwaje

$
0
0

Itangazo rigenewe abanyamakuru

Muri ibi bihe bikomeye abantu bose barimo kubwirwa y’uko ibihugu bibiri duturanye bishobora gushoza intambara ku Rwanda, Ikigo kitiriwe Nyakwigendera Seth Sendashonga (Institut Seth Sendashonga pour la citoyenneté démocratique, ISCID asbl) kirageza ku Banyarwanda aho bari hose no ku nshuti z’u Rwanda ubutumwa bukurikira :

  1. Nta munyarwanda utazi ko intambara zimaze imyaka irenga 25 ziyogoza akarere k’ uburasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo zikomoka mu Rwanda. Imitwe y’inyeshyamba yagiye yitirirwa Abanyamulenge n’ayandi moko byitwa ko ngo ari abatutsi cyangwa afitanye isano n’abatutsi bo muri Kongo yose yashyizweho n’abategetsi b’u Rwanda, bayikoresha bagamije gutera akavuyo muri Kongo kugirango bashobore kuba aribo bacukura bakanacuruza amabuye y’agaciro aboneka mu bice baba bigaruriye muri icyo gihugu. Ibyo byatumye u Rwanda rwari rusigaye rubarirwa mu bihugu bya mbere ku Isi bishyira ku masoko mpuzamahanga amabuye y’agaciro menshi. Iyi niyo mpamvu nyamukuru y’intambara u Rwanda rushoza mu burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo rukoresheje inyeshyamba zigenda zihindura amazina.
  2. Ntabwo bitangaje kumva ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, ubwo yarimo kwiyamamariza mandat ye ya kabiri, yarashyize mu majwi ubutegetsi bw’u Rwanda abushinja ko aribwo bushoza intambara mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru. Iyo ntambara ikomeje guhitana inzirakarengane nyinshi, ikaba yaravanye abaturage mu byabo, ibikorwa byinshi harimo uburezi bikaba byarahagaze, ndetse n’amatora aherutse kuba muri icyo gihugu akaba atarashoboye kuhakorerwa. Ni ngombwa kwibutsa ko amaraporo yagiye akorwa kenshi n’impuguke zoherejwe na LONI yagiye yemeza uruhare rukomeye rwa Leta y’u Rwanda mu gushyigikira inyeshyamba zigize umutwe wa M23 ufite ibirindiro muri za teritwari za Masisi, Rutshuru na Nyiragongo. Ibyo bisobanura impamvu Perezida Tshisekedi yasabye amajwi abaturage abizeza ko icya mbere azakora ari ukugarura umutekano mu ntara ya Kivu, ibyo bikaba bishobora gutuma biba ngombwa kujya guhirika ubutegetsi bw’igihugu kiri inyuma y’izo nyeshyamba.
  3. Nta munyarwanda uyobewe ko mu mwaka wa 2015, mu gihugu cy’u Burundi, abasirikare bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nyakwigendera Pierre Nkurunziza, iyo kudeta yabapfubana bagahungira mu Rwanda. Nyuma yaho hashinzwe umutwe w’inyeshyamba witwa Red Tabara ukorera mu ntara ya Kivu y’amajyepfo, intego zawo zikaba ari uguhirika ku ngufu ubutegetsi bwa CNDD FDD buyobora u Burundi kuva muri 2005. Mu minsi ishize izo nyeshyamba zigambye kuba arizo zagabye igitero ahitwa i Gatumba, igitero cyaguyemo abantu barenga 20 biganjemo abana, abakecuru n’abasaza. Nyuma y’ayo marorererwa, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimye, yashyize mu majwi abategetsi b’u Rwanda, avuga ko aribo bacumbikiye izo nyeshyamba, bakaziha intwaro n’imyitozo. Mu mvugo yeruye Perezida Ndayishimiye nawe yavuze ko leta y’u Rwanda itisubiyeho icyo kibazo gishobora gukururaintambara hagati y’ibihugu byombi.
  4. Nk’uko bigaragara ubutegetsi bw’u Rwanda nibwo nyirabayazana w’ibibazo bishobora gusubiza igihugu cyacu mu ntambara. Ibirego byose abaturanyi badushinja bifite ishingiro. Abayobozi b’u Rwanda nabo ubwabo banyuzamo bakabyigamba. Jenerali James Kabarebe ubwe yarivugiye ati «…akarere twarakayogoje ». Naho Jenerali Mubarakh Muganga, ari nawe mugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, yarivugiye ati « …u Rwanda ni ruto, kuharwanira ni nko kurwanira muri salon, ukaba wamena televiziyo cyangwa ugakandagira abana… Ati ibibazo byacu tuzajya kubikemurira iyo mu mahanga, ubundi dutahe tubyina intsinzi ». Aya ni amagambo ya gashozantambara yavuzwe ku mugaragaro akwirakwizwa ku Isi yose. Intambara ibihugu duturanye bishobora gushoza ku Rwanda nta handi ikomoka, ni ku myitwarire y’ubutegetsi bwacu bushaka kwerekana u Rwanda nk’igihugu cy’igihangange cyavogera abaturanyi, kigasahura ibyo gishaka, byaba na ngombwa kigahindurayo ubutegetsi.
  5. Abanyarwanda bazi neza ibibi by’intambara. Birakwiye ko bakora ibishoboka kugirango ibibazo bivugwa n’abaturanyi bikemurwe mu nzira y’amahoro. Ntabwo ibisubizo by’ibyo bibazo biri muri Kongo no mu Burundi. Ibisubizo biri mu Rwanda kuko niho ibibazo bituruka. Abategetsi bagize uruhare mu guteza ibyo bibazo bakeneye kumva ijwi ry’abanyarwanda bashaka igisubizo mu mahoro, iri rikaba ari naryo jwi rya Institut Seth Sendashonga, buri wese mu bushobozi bwe. Ntabwo tuzagira amahoro duteza ibibazo mu baturanyi. Ibyo twishimira ko byagezweho, birashoboka cyane ko intambara yabisenya mu gihe gito, amasomo twarayabonye mu mateka yacu ya vuba. Abaturage nimukanguke dusabe impinduka igamije kurengera amahoro no gusigasira ibyo twagezeho twiyushye akuya. Dufite amashyaka ya politiki, ayemewe n’atemewe, dufite abanyamadini, abanyamakuru n’impuguke zinyuranye muri za kaminuza n’ahandi. Nimuhaguruke tubwire nyirabayazana w’intambara ko arimo guhemukira igihugu. Abana bacu n’abavandimwe bacu ntibakwiye gushorwa mu ntambara z’amafuti. Twarababaye, tuzi intambara icyo ari cyo. Ntabwo ari igihe cyo guhebera urwaje cyangwa kwizera ko imvugo z’abagerageza guhumuriza abaturage zonyine zihagije. Niduhaguruke, twese biratureba.

Bikorewe i Buruseli, tariki ya 05/01/2024

Jean-Claude Kabagema,
Perezida wa ISCID asbl

Viewing all 10369 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>