Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10365 articles
Browse latest View live

Gukatirwa k’umuyobozi w’ikigo cyahazwi nko Kwa KABUGA biratanga irihe somo? Ingabire Victoire


Urubanza rwa Onana rwarangiye. Ubuhamya bw’abasilikari bo muri Turquoise

Ubuhamya bwa Jean Kambanda mu rubanza rwa Dr Eugène Rwamucyo

Gusubika umuhango wo kwita izina byagize izihe ngaruka? Victoire Ingabire

INGABIRE Victoire yavuze ku isimburwa rya Perezida Kagame ku buyobozi bwa Commonwealth.

Itegurwa rya jenoside. “Jean Pierre” nta ntwaro yerekanye

INGABIRE Victoire agize icyo avuga kubatavuga rumwe kubitekerezo bye.

Ijambo rya Jambo ASBL ku munsi wa ‘Ingabire Day 2024’


NONE INGOMA YA OBIANG NGUEMA YAHIRIKWA N’IRYA GATANDATU!

$
0
0

Yanditswe na Jean Baptiste Nkuliyingoma

Muri iki gihe inkuru igezweho cyane ku mbuga nkoranyambaga (nyuma y’insinzi ya Donald Trump) ni iy’umugabo wo mu gihugu cyitwa Guinée Equatoriale wasambanyije abagore barenga 400 ndetse agakora n’amavidewo arimo kubikora. Ni inkuru y’akasamutwe muri icyo gihugu, cyane ko abo bagore yasambanyije bose bafite abagabo b’ibikomerezwa. Urushijeho gikomera cyane ni umugore wa visi perezida wa mbere w’icyo gihugu guhera muri 2016, Bwana Theodoro Nguema Obiang Mangue. Uyu rero niwe unayobora ministeri y’ingabo z’igihugu, bikaba byumvikana ko ariwe urimo gutegurirwa kuzasimbura se umaze ku butegetsi imyaka 45.

Aha rero niho ngirango nibandeho. Nimutekereze ko umugabo Theodoro Obiang Nguema Mbasago wujuje imyaka 82 y’amavuko yakoze kudeta mu w’1979 agahirika mubyara we witwaga Macias Nguema none kuva ubwo kugeza ubu akaba ariwe ukiri ku butegetsi. Muri 2022 yongeye gutorerwa mandat y’imyaka 7 akaba azayirangiza muri 2029 yujuje imyaka 87 y’amavuko. Bivuga ko abaturage nka 80 ku 100 ba Guinée Equatoriale bavutse basanga Theodoro Obiang Nguema ariwe uyobora icyo gihugu. Kuri ibyo ngibyo hariyongeraho y’uko ateganya kuzasimburwa n’umuhungu we.

Inkuru ya Baltasar Ebang Engonga Avomo ntabwo ari iyo kwishimira ariko ndahamya ko igiye gutuma abantu bagira amatsiko yo kumenya ibibera muri kiriya gihugu. Ubushobozi uriya mugabo yagize bwo gusambanya abagore bakomeye kuriya abukesha ahanini imirimo ikomeye yakoraga. Iyo ukurikiye ibirebana n’umuryango we usanga ari umuntu ukomeye cyane. Umuntu wo mu kazu. Abagore bamwe yabahaga amafranga, abandi akabafasha kubona inguzanyo. Hari n’abo umuntu atamenya icyo babaga bamukurikiyeho uretse wenda kuba yabafashaga kongera umunezero wabo. Ikibazo nk’iki hari ubwo kiba imbarutso yo guhishura ibibazo byari bisanzwe muri sosiyete runaka.

Ingaruka zizaba nyinshi birumvikana. Hari bamwe ngo batangiye kwiyahura babonye video barimo zirimo gucicikana. Abandi barimo kwihisha kugirango abagabo babo bacururuke. Bizavamo za divorces ntawabishidikanya. Ariko igikwiye gukorwa cyihutirwa nukurandura kiriya gitugu kimazeho imyaka 45. Birashoboka ko buriya busambanyi bugera no mu bagore b’abayobozi bakuru b’ibihugu ari ikimenyetso cy’ibibazo by’igihugu kurusha uko ari umuntu umwe wafashe intego yo kwica itegeko rya gatandatu (“ntuzasambane”). Igitugu cya Theodoro Obiang Nguema Mbasago gikwiye kuvugutirwa umuti mbere yo kuwuvugutira Balthasar na bariya bagore baguye mu bishuko.

The post NONE INGOMA YA OBIANG NGUEMA YAHIRIKWA N’IRYA GATANDATU! appeared first on Umunyarwanda.

Victoire INGABIRE ati: “Urubyiruko rumwe rurarwanira muri Congo, urundi rugahurira i Kigali”

BOMBORI:(2) Amarozi mu rugwiro/Afande yarwaye munda/Kagame atinya uburozi nubwo abukoresha

Victoire INGABIRE agiriye inama abanyarwanda y’icyo bakwiriye gukora

NONE PEREZIDA KAGAME YABA ASHAKA GUKORA ANDI MAHANO!

$
0
0

Itangazo rigenewe abanyamakuru

Nyuma y’ibyavugiwe mu nama ya Unity Club Intwararumuri yateraniye i Kigali tariki ya 16 Ugushyingo 2024, ikigo kitiriwe Nyakwigendera Seth Sendashonga (Institut Seth Sendashonga pour la citoyenneté démocratique, ISCID asbl) kirageza ku Banyarwanda no ku nshuti z’u Rwanda ubutumwa bukurikira:

1. Birababaje kubona uburyo FPR irimo gukataza mu mugambi wayo wo guhindura amateka y’igihugu cyacu hagamije kwerekana ko ingoma ya cyami yari ntamakemwa ndetse ngo ikaba yarashoboye kubumbatira ubumwe bw’abagize umuryango nyarwanda nta kurobanura amoko ku buryo gahunda yiswe “Ndumunyarwanda” aribyo yafatiraho ikitegererezo ndetse ayo mateka agoretse akigishwa urubyiruko ku buryo ahinduka inkingi ya mwamba igihugu kizakomeza kubakiraho politiki yacyo.

2. Birakwiye kwibutsa ko abazungu bagera mu Rwanda mu mpera y’ikinyejana cya 19 bahasanze ubutegetsi bwa cyami bwari mu maboko y’abantu bake kandi bo mu bwoko bumwe babucungaga mu buryo bw’ibanga rikomeye bitaga ubwiru. Abaturage benshi bari ku nkeke y’ubucakara bwitwaga ubuhake. Ubwo buhake bwavuyeho bisabwe n’umuryango w’abibumbye bitewe n’uko bwari buciye ukubiri n’amasezerano mpuzamahanga yo kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu yasinywe mu mwaka w‘1948. Nguko uko u Bubiligi bwari bwarahawe u Rwanda nk’indagizo bwategetse umwami Mutara Rudahigwa guca iteka rikuraho ubwo bucakara bitaga ubuhake. Nonese FPR yasobanura ite ko ingoma ya cyami yakoraga ibyo ariyo yari ibumbatiye ubumwe bw‘abanyarwanda?

3. Abitwa ko ari impuguke mu mateka bashimangiye ko ku ngoma ya cyami bagenderaga ku ndangagaciro na kirazira, bikaba byaragize u Rwanda igihugu gitemba amata n’ubuki. Nonese kuki abazungu binjira mu gihugu basanze ahubwo ibintu birimo gucikira ku Rucunshu? Tuributsa ko aho ku Rucunshu ariho umwami Mibambwe Rutarindwa yatwikiwe mu nzu ku manywa y’ihangu bigakurikirwa n’ubwicanyi bw’indengakamere bwibasiye abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abanyiginya bihagarikiwe na basaza b’uwari umugabakazi witwaga Kanjogera ka Rwakagara. Uwo muryango wa Rwakagara niwo Perezida Paul Kagame akomokamo. Indangagaciro na kirazira bavuga ni izihe? Birakwiye kwibutsa na none ko amahano yo ku Rucunshu yakurikiraga ingoma y’umwami Kigeli Rwabugiri yamaze imyaka irenga 40, nayo ikaba yararanzwe n’ubwicanyi bw’indengakamere bwahitanye abantu batagira ingano, uhereye ku bo mu nda y‘ingoma barimo umugabekazi Murorunkwere wari nyina wa Rwabugiri na se umubyara Nkoronko ndetse n’abagore be batatu. Indagaciro na kirazira bavuga muri Unity Club ni ubwo bwicanyi?

4. Institut Seth Sendashonga yatewe impungenge n’ijambo ry’akasamutwe Perezida Paul Kagame yavuze asoza iyo nama ya Unity Club aho yatangaje ku mugaragaro ko ibikorwa by’ubwicanyi no guhungeta abadashyigikiye ubutegetsi bwe bw’igitugu bigiye kongerewa uruviri ariko kuvuga ko “killing machine” igiye gukora andi marorerwa. Muri iryo jambo Perezida Kagame yibasiye by’umwihariko umunyapolitiki Madame Ingabire Victoire Umuhoza, présidente w’ishyaka Dalfa Umurinzi, amuziza kuba anenga ku mugaragaro imiyoborere y’igihugu nk’uko Itegekonshinga n’andi mategeko igihugu kigenderaho abimwemerera. Ku ruhande rumwe Unity Club yari imaze gusingiza ubutegetsi bwa cyami bwari bwubakiye ku muryango umwe no ku irondakoko, ku rundi ruhande Perezida Kagame yerekanye ko abona muri Victoire Ingabire Umuhoza inkomyi yo kumubuza kwimakaza ubwami bushya. Ngiyo isano iri hagati y’ibiganiro by’impuguke zaje gutaka ingoma ya cyami n’ijambo Perezida Kagame yavuze asoza inama ya Unity Club. Tuboneyeho kwibutsa ko mu yindi nama ya Unity Club yateranye tariki ya 12 Ugushyingo 2022 Perezida Kagame nabwo yavuze ijambo rikakaye ubwo yatangazaga ko yigeze kugira igitekerezo cyo guhambira abahutu bose bari kumwe muri guverinoma ubwo hasuzumwaga ikibazo cy’ishyaka UNAR ryari ryanditse risaba kugira uruhare mu buyoboazi bw’inzibacyuho bwariho icyo gihe.

5. Institut Seth Sendashonga irasanga amagambo ya Perezida Kagame yo guhungeta Madame Victoire Ingabire Umuhoza n’abandi banyarwanda baharanira demokarasi ari urukozasoni. Abashakira u Rwanda amahoro bose bakwiye kuyamagana. Ni ikimenyetso cy’uko ibibazo igihugu kirimo guhura nabyo bimaze kumurenga ku buryo abura ukundi abigenza agahimbira ku nsina ngufi imuri hafi.

Tuributsa ko u Rwanda rumaze imyaka itatu mu ntambara rwoshoje mu burasirazuba bwa Kongo rwihishe inyuma y’inyeshyamba za M23. Iyo ntambara igaragara nk’aho ishobora guhitana ubutegetsi bwa Kagame na FPR Inkotanyi kandi magingo aya nta bushobozi buhari bwo kuyitsindsa, ubwo kuyirangiza mu buryo bw’imishyikirano nabwo busa n’ubwananiranye. Ni intambara imaze guhitana benshi no kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’igihugu kandi uko iminsi ishira ibibazo bizarushaho kuba ingorabahizi. Igiteye inkeke kurushaho nuko hari ibimenyetso by’uko mu bihe bya vuba iyo ntambara ishobora gufata indi sura hakaba imirwano yeruye hagati y’ibihugu byombi ndetse bikaba byakurura n’intambara y’akarere kose.

Ibyo bibazo biraba mu gihe impinduka zirimo kuba hirya no hino ku isi no mu bihugu byateye Kagame ingabo mu bitugu mu ntambara yo gufata ubutegetsi no mu myaka 30 abumazeho zituma atizera ejo hazaza.

6. Institut Seth Sendashonga yongeye gushimira Madame Victoire Ingabire Umuhoza ubwitange yagize n’ubwo ingaruka bimugiraho ziremeye cyane. Bibaye ubwa kenshi umukuru w’igihugu agaruka ku ngirwa mbabazi yamuhaye akazibutsa mu buryo bwo guca amarenga ko afite ubushobozi bwo kumusubiza muri gereza.

Byatunguye abantu benshi kumva nyuma y’amatora yitwaga ko yatsinze ku majwi arenga 99 ku ijana, ijambo yavuze ryarabaye iryo gutuka Victoire Ingabire Umuhoza yise akagore gakomoka ku bajenosideri kandi ngo kumva kamusimbura ku buyobozi bw’igihugu. Aya magambo ubwayo ahishura ubwoba bw’umunyagitugu utinya gusimburwa ku butegetsi.
Perezida Paul Kagame akwiye kumva ko u Rwanda atari akarima ke n’umuryango we.

7. Institut Seth Sendashonga iboneyeho gusaba abaharanira impinduka mu Rwanda kudacika intege kandi bagahuza imbaraga kuko ariyo nzira yonyine yo kurandura igitugu kimaze imyaka 30 kiyogoza u Rwanda n’akarere kose. Ibyo Kagame yigamba ko akora amahano abantu bagasakuza byageraho bikibagirana ntawe bikwiye gukanga. Imvugo nk’iyo n’abandi banyagitugu barayikoresheje kandi amaherezo baratsindwa.
Ibihe turimo ntabwo ari ibyo gucibwa intege n’amagambo y’umunyagitugu urimo kurashya imigeri.

Bikorewe i Buruseli, tariki ya 20 Ugushyingo 2024

Jean-Claude Kabagema
Perezida wa ISCID asbl

The post NONE PEREZIDA KAGAME YABA ASHAKA GUKORA ANDI MAHANO! appeared first on Umunyarwanda.

Ubutegetsi … mu maraso.

$
0
0

Isi yose iramwubaha, imyaka ibaye 30! Bamwe kubera ko bamufashije gusenya, abandi kubera urwiganwa, abasigaye kubera kutagira umurongo ugaragara bagenderaho, cyangwa ari ba mutima muke wo mu rutiba. Mbere yo gusenya, umwicanyi wese cyangwa umujura bagira uwo babwira. Cyane cyane niba uyu muntu asanzwe afite umwanya uhagije wo kubatega amatwi no kubumva. Uyu aba afite agahenge ko kubakebura bakagaruka mu nzira nziza, akaburizamo akaga n’ibara byashoboraga kugwa. Ibi bishoboka iyo abaturanyi babemera nk’abantu bafite ingorane kandi na banyirubwite babyemera kandi babisabira inkunga. Bigasaba umwunzi uhagaze bwuma, urarama akirinda kubogama. 

Uwaje guherekeza amahoro mu Rwanda, guhera kanama 1993 kugeza muri nyakanga 1994, yakunze Paul Kagame yibagirwa ubutumwa yahawe. Paul Kagame abwira uhagarariye ingabo za onu, Général Roméo Dallaire warusanzwe afitanye akagambane n’Inkotanyi n’uburiganya burenze ukwemera. Roméo Dallaire avuga ko mu biganiro bagiranye mu mwiherero, Paul Kagame yamusobanuriye ko uburyo bwonyine bwo gukemura ikibazo cy’impunzi ari ukubyura amasezerano ya politiki yahagaze. Ati : yandebye nk’inka yica ambwira ko bitabaye ibyo ibintu bizasubira irudubi. Abantu bihebye bafite umugambi wo kwegura imbunda baharanira uburenganzira bwabo. Inama igiye kurangira, yaranyegereye, arunama yongeraho mu ijwi ry’uwemera ibyo avuga ati : Ibintu nibikomeza bitya turaza kwisanga mu mutwe usaba ko umwe yegukana instinzi. Mu yandi magambo, ko niba igihugu kitavuye muri iki gihirahiro vuba na bwangu ya masazezerano y’Amahoro ya Arusha arahinduka umuyonga, Inkotanyi zeguye imirwano bagera ku ntsinzi.Inshundura ebyiri, mu myaka ishize, bari babufashe, buri gihe bagakomwa mu nkokora n’ingabo z’Ubufaransa. Ngayo, nguko.

 Mbere yo guhindura igihugu cyose umuyonga, Kagame Paul yabwiye inshuti ye Roméo Dallaire waje kumusubiza ko mu byo ashinzwe kumufata no kumubuza ibyo akeneye gukora bitarimo. Mu gihe uyu jeneral Dallaire yafatiraga imbunda za leta y’u Rwanda. Roméo Dallaire agambanira ubutumwa yahawe atyo. Cyane cyane ko muri iyo onu Charles De Gaule yise “Icyo ntazi kinini”, bose ni ba « Ntibindeba ». Kuva aho uwari ashinzwe guherekeza u Rwanda akarugeza ku mahoro, aho kubwiza Paul Kagame ukuri ko ingaruka z’ibyo yiyemeje gukora azirengera wenyine, yahisemo kumukuburira inzira. Paul Kagame ahabwa uburenganzira burenze urugero n’uruhusa rwo kwica. Inkotanyi ni ingufu zashyiriweho kugarura ubutegetsi mu maboko y’abatutsi. Mu mivu y’amaraso ! 

Ahirika ubutegetsi, Paul Kagame yishe uwari Perezida n’uwari Umugaba w’ingabo z’u Rwa-nda kuko ni we wari ufashe igihugu mu maboko ye muri icyo gihe, yica n’abandi bose. Ubutegetsi, abukesha abatumwe muri Minuar muri rusange na Romeo Dallaire by’umwihariko; uruhare yagize ntirugereranywa. Byongeye, amakosa y’intumwa za onu ntiyigera akosorwa  nk’ibyo barenzeho nkana n’ubugambanyi bakora kandi byose byari bikeneye gutindwaho. Muri 1960, Ububiligi nk’igihugu cyari gishinzwe guherekeza u Rwanda kugera ku bwigenge na ya ONU, habuze gato ngo batukane kubera imbabazi rusange ONU yasabiye imfungwa n’impunzi kubera imvururu za 1959-60 n’imanza zakurikiyeho. Nyamara abo batutsi ntibigeze bemera ko izo mbabazi zabayeho. Nk’uko bagegageje guhunga nyuma y’itora Kamparampaka ryo kuwa 25 nzeli 1961, batsinzwe. Muri 1994, Ububiligi na ONU bafatanye mu nda, bashyira Paul Kagame ku butegetsi. Uyu mwibone w’umwicanyi akivuga agira ati : Ibyo nashatse kugeraho byose nabigezeho, hatanzwe ibitambo byinshi yego ariko abanyarwanda bagomba kumva ko kugira ngo twiyubakire igihugu byabaye ngombwa ko tugira ibyo dusenya. Ushaka kubaka inzu, acukura umusingi kugeza ku butaka bukomeye. Akubaka inzu ikomeye. Amaze kuvuga iri jambo, Paul Kagame yanze gusaba imbabazi abatutsi, kuri we, ni bo Banyarwanda bonyine. Nyuma ni bwo yabwiye Abahutu aya magambo : Ikibazo kitwa rubanda nyamwinshi, Inkotanyi zigifitiye igisubizo. Amahanga nazabimbaza nzisobanura. Guhera muri nyakanga 1994 na magingo aya, Leta ya Kigali ivuga ko yafunze abahutu 100 000. Muri make buri munsi hapfuye imfungwa magana ane mu gihugu cyose. Imfungwa zikomeza kuba ibihumbi ijana ? Ni byo? Cyangwa ni twe tutazi kubara. Aha, ncecetse umubare w’ibibondo wabujijwe kuvuka na gahunda ngome yo gukona abagabo igasiga ikoze ibara. Agambanira akicisha Fred Rwigema wamugejeje aho ageze, Paul Kagame yari agambiriye gufata ubutegetsi. Amuziza ko amubuza kugaragara. Isi yose yashoboraga kurimbuka ariko agafata ubutegetsi. Yaje no kwemerera iyo nshuti ye ko amateka azafata ibyo bitambo byose ko byari biteganijwe muri iyo nzira.

Kuva Paul Kagame afite ubutegetsi, yica agakiza, nta bindi azi uretse kwica. Kwica ni yo nshinga yonyine atondagura. Mu ndagihe. Y’ibikorwa nyabyo ! “ Njye, namwishe se !” nk’uko akunze kuvuga. Ikiriba ntikimena ibanga. Yadufatiye muri uwo mwijima n’icyo gihu cy’intambara y’urudaca. Muri icyo gihu gihoraho, umuhotozi ruharwa Paul Kagame akomeje ibikorwa bye ahitana uko bwije uko bukeye n’abigomwe utwabo kugira ngo bamugeze aho ahagaze ubu. Magingo aya, yikoreye Victoire Umuhoza Ingabire. Ntagira ibyo yubaha n’abo yubaha. Uburere we yahawe ni ubwo mu muhanda, bufite icyuho gikabije; Dore ko hari n’imvugo y’ubwibone ya ni “we wenyine” . Uyu mudamu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Paul Kagame, afungishijwe ijisho, nyuma y’imyaka 8 mu gihome. Nta burenganzira yahabwa bwo gusohaka mu gihugu. Kugira ngo arusheho kumubabaza akomeze amwicire ku rwara nk’inda, Kagame yahisemo kumutoteza no gukina uw’ injangwe n’imbeba kugira ngo amucecekeshe cyangwa se atotezwe narambirwa aziyahure. Kumwica, nta nyungu babifitemo. Kuniganwa ijambo ni urupfu rw’umunyapolitiki. Niccolò Machiavelli

yagize ati : Gufata ubutegetsi ni ukubugumana. Igihe cyose abonye akanya Paul Kagame ntabyo atakoze nk’uko ntabyo atazakora ngo aheza abahutu ku ubutegetsi. Uwabufashe mu maraso, arushaho kuyamena ngo uburambeho !

Umwanditsi w’inkuru

UWASE Fidéline

The post Ubutegetsi … mu maraso. appeared first on Umunyarwanda.

PAUL KAGAME ARATEGURA INDI “MPERUKA”

$
0
0

Yanditswe na Jean-Jacques Bigwabishinze

Bavandimwe dusangiye igihugu, nshuti z’u Rwanda, namwe mwese mufite umutima w’ubumuntu, munyemerere mbasangize impungenge natewe n’amagambo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda amaze iminsi avugira ku karubanda. 

Kubera ko buri gihe nifuje ko u Rwanda rwahumeka ITUZE n’AMAHORO, cyane cyane nyuma y’icuraburindi rwabayemo hagati ya 1990-1994, mu gihe cy’intambara yiswe iy’abacengezi n’icy’”INZIRA NDENDE” na n’ubu itararangira kuri benshi mu bana b’u Rwanda,

Kubera ko nifuza ko Abanyarwanda basubiza umutima mu gitereko, ntibahore mu mwiryane, mu nduru no mu miborogo nk’abavukanye umuvumo,

Kubera ko u Rwanda atari agahugu k’ubucakara, ko ahubwo rutuwe n’ibiremwa muntu bifite uburenganzira karemano bwo kubaho mu bwigenge, mu kwishyira no kwizana,

Kubera ko nemera ko ubworoherane n’ubwubahane mu ngeri zose, gusaranganya no gusangira ibyiza by’igihugu duhagarikiwe n’itegeko ari byo bizatuma twimakaza ubuzima ntavogerwa bwa buri wese muri bene Kanyarwanda,

Niyemeje kujya ahirengeye no kuvuza akamo ngo ntabaze kandi namagane imigambi mibi ubutegetsi bwa Paul Kagame burimo gutegura. Akuzuye umutima wa Perezida Paul Kagame kasesekaye ku munwa we, kandi kanteye gusesa urumeza, ndabarahiye ! Paul Kagame yari asanzwe avuga amagambo akakaye, arimo iterabwoba n’integuza zo kwivugana abatavuga rumwe na we, ariko noneho aho ibintu bigeze, yagaruye ikibazo cy’amoko, akaba amaze iminsi yigaragaza nk’Umututsi, kandi akagaruka ku karengane ubwoko bwe bwakorewe kuri Repubulika ya mbere n’iya kabiri zayoborwaga n’abaperezida bo mu bwoko bw’Abahutu. Ibyo babyita kuzura akaboze, guhembera no kwenyegeza inzangano hagati y’inyabutatu nyarwanda. Ni yo mpamvu mbona ko Paul Kagame ari umuperezida mutindi, kuko atatira inshingano ze zo kureberera buri mwenegihugu iyo ava akagera.

Ubwo yasozaga gahunda zo kwiyamamaza mu matora aherutse, Paul Kagame yibasiye Mme Victoire Ingabire, amwogeraho uburimiro karahava, amwita “akagore kagufi/gato (small woman) gakomoka k’umumujenosideri”. Bidateye kabiri, yitwaza inkuru ibabaje y’umubyeyi warokotse Jenoside wishwe aciwe umutwe, yikoma abica abacikacumu, ndetse mu marenga yuûmvîikana yibasira Mme Victoire Ingabire, amugerekaho kugira ingengabitekerezo ya Jenoside. Na none umusibo ejo, Paul Kagame yongeye gukomoza ku biîtwaaza politiki bagakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside. Aha na ho yibasiye Mme Victoire Ingabire. Ndabibutsa ko ntawishe abacikacumu kurusha ubutegetsi bwa FPR bukuriwe na Paul Kagame kuva yafata ubutegetsi, ubu hashize imyaka irenga 30. Urutonde rwashyizwe ahagaragara na Mlle Diane Rwigara, rwerekana abantu bagera kuri 40 b’abacikacumu rya Jenoside bishwe. Umwe muri bo ni Kizito Mihigo wishwe, igihugu cyose kigacika umugongo. 

Mu kiganiro umunyamakuru Egidie Bibio yakoreye ku rubuga nkoranyambaga rwa Space-X, humvikanye amagambo yuzuye ingengabitekerezo y’amacakubiri yavuzwe n’uwitwa Grace Umurerwa (ufite akazina k’akabyiniriro ka Marie-Marie) wise Abahutu “inyana z’imbwa”, ngo zamaze imyaka 400 ari abateruzi b’ibibindi, akavuga ko atari abo kuyobora igihugu. Uwo muntu ntiyigeza akurikiranwa n’inzego z’ubutabera. Mu minsi ishize kandi habaye inkubiri y’umusore witwa Nyarwaya, aka YAGO, waduhishuriye ibibazo by’irondakoko birangwa mu rubyiruko rwakuriye muri “NDI UMUNYARWANDA”. Mu ifatwa n’ifungwa ry’umugabo ufite izina ry’ubusitari rya FATAKUMAVUTA na bwo byaragaragaye ko irondakoko ryimakajwe no mu nzego za Leta, kuko aho yari afungiye muri Sitasiyo ya RIB, yakorewe ivangura, akitwa imbwa, akambikwa ibicocero, mu gihe umukobwa w’Umututsikazi bari bafunganywe we bamuzaniye abamusoza imisatsi n’abamusiga amavuta. Muri ibi byose nta na rimwe Paul Kagame yigeze ahaguruka ngo abyamagane, ahubwo yarabihuhuye, yadukana imvugo zigamije guhanganisha amoko, by’umwihariko Abahutu n’Abatutsi. Igiteye inkeke ni uko Perezida Paul Kagame afite ububasha, akaba yakoresha ingabo z’igihugu n’izindi nzego mu kugirira nabi abaturage yakagombye kurindira umutekano. 

Paul Kagame arashaka mbere ya byose kwica Mme Victoire Ingabire n’abarwanashyaka be, ndetse n’abandi bazwi cg bakekwa kuba batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi. Aha ndashaka kuvuga nka Maître Ntaganda, Sylver Mwizerwa n’abarwanashyaka babo. Abenshi ni Abahutu, ariko Paul Kagame, mu gukora ubwo bwicanyi, ashobora guteza akaduruvayo mu gihugu hose, ku buryo n’Abatutsi ashaka kwikiza bazabigenderamo. Biragaragara kandi ko Kagame afite ubwira (il est pressé), ku buryo adashaka gutegereza ubutabera bw’ikinamico mu nkiko ze. N’ubwo inshingano ya mbere ya Mme Domitilla Mukantaganzwa uherutse gushingwa kuyobora inkiko z’u Rwanda ari ugufata Mme Victoire Ingabire mu maguru mashya, akamushyira ku ngoyi (mu munyururu), ariko muri rusange ategerejweho gukora umukwabu mu banenga ubutegetsi bwa Paul Kagame bose, maze akabakubita INYUNDO Y’AMATEGEKO, atazuyaje kandi atajenjetse, mbese n’urugomo rwinshi nk’urwo uyu Mudamu yakoresheje igihe yayoboraga INKIKO GACACA zakoreye Abahutu “JENOSIDE YITWAJE UBUTABERA” (un génocide judicaire).

Kuba Paul Kagame asubiye mu magambo ya Bob Mugabe ushaka “kujya mu mitsi” n’abo Leta yamuhatiye kubana na bo atabyumva kandi atabishaka, biragaragaza ko hari umugambi wo kwica abo batwerera kugira “ingengabitekerezo ya Jenoside” bose, kandi nta kintu na kimwe kibigaragaza. Mme Victoire Ingabire n’abandi bashaka impinduka mu Rwanda nta na rimwe bagaragaje imvugo z’amacakubiri, n’ibikorwa byabo ntibigaragaramo ivangura. Kuba Paul Kagame rero akomeje kubatwerera iyo ngengabitekerezo, ni urwitwazo kugira ngo abone impamvu yo kubagirira nabi, ni ukuvuga KUBICA no KUBASHIMUTA akoresheje inzego ze z’umutekano, cyangwa KUBAFUNGA akoresheje Mme Domitilla Mukantaganzwa. Mu by’ukuri, nta mpamvu ni mwe Paul Kagame agomba gukurikirana abantu atabinyujije mu nkiko, kuko u Rwanda ari igihugu kivuga ko kigendera ku mategeko, rukaba ari REPUBULIKA. Ntabwo u Rwanda rukiri mu bihe by’ubutegetsi bwa cyami, aho umwami yari afite uburenganzira bwo kwica no guca mu gihugu umwenegihugu igihe abishakiye, ku mpamvu iyo ari yo yose, kandi ntibimugireho ingaruka. 

Paul Kagame agiye gusubiza u Rwanda mu icuraburindi

Igikorwa cyo guhanura indege ya Juvenali Habyalimana wari Perezida wa Repubulika, cyabaye imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994, nk’uko byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye (ONU). Iyo ndege ikaba yarahanuwe ku ma bwiriza ya Paul Kagame ubwe, wari uyoboye ingabo z’inyeshyamba za APR/FPR. Ibisigazwa by’ibisasu byahanuye iyo ndege byaratoraguwe, i Masaka, kandi iperereza rigaragaza ko ibyo bisasu byaje biturutse mu bubiko bw’intwaro z’ingabo za Uganda, Paul Kagame na benshi mu basirikare bari kumwe muri APR bari bakibarizwamo. Ubu rero na none Paul Kagame arategura indi mperuka (apocalypse), bikaba bigaragara ko noneho IMBARUTSO izaba Mme Ingabire Victoire, uzicwa ku mabwiriza ye, maze impagarara zigatangira zityo mu gihugu. 

Bwana Noble Marara, mu kiganiro aherutse kumvikanamo ku muyoboro wa Youtube “NYUMVA NKUMVE”, na we yagaragaje impungenge z’ingaruka mbi, zishobora guterwa n’iyicwa rya Mme Ingabire Victoire. Yabivuze mu magambo akomeye, agira ati “umunsi Paul Kagame azafata kuri Ingabire, azannya aya nyuma”. Yashakaga kuvuga ko ubwo bwicanyi buzagira ingaruka ku Banyarwanda – ba nyakugorwa, nk’uko bisanzwe – ariko ko na Paul Kagame ubwe bishobora kumukoraho. Koko burya ngo “uguhima atiretse, agira ngo turwane”. Paul Kagame rero yari akwiye gusubiza agatima impembero, agatekereza kabiri mbere yo gukora ibara no kongera gushora u Rwanda mu marira no mu miborogo. Nasubize inkota mu rwubati, kuko uwicisha inkota na we ari yo azicishwa. Niyisubireho, kuko byamugiraho ingaruka nziza, kuri we nyirizina, ku muryango we no ku bo akunda bose kandi yifuriza ibyiza, ari muri iki gihe, ari no mu bihe bizaza. 

Paul Kagame yigeze kuvugira mu Karere ka Musanze, ko inzego z’umutekano zigiye kujya zirasa abantu ku manywa y’ihangu. Kandi ibyo byarakozwe, na n’ubu abapolisi barasa abantu nta mpamvu kandi ntibakurikiranwe, kuko bakora ibijyanye no gushaka kwa Perezida wa Repubulika. Mfite impungenge rero ko n’ubu imvugo igiye kuba ingiro, Paul Kagame na Robert Mugabe, aka Bob, n’abandi bateguriwe kuzashyira uwo mugambi mu bikorwa, na bo ejo bahaguruka bagatangira kumena imivu y’amaraso y’inzirakarengane, bahereye ku w’ikirangirire muri bo, Mme Victoire Ingabire. 

Nk’uko bimaze kumenyerwa, buri gihe iyo Paul Kagame ashaka gukora ibara yinyabya mu Nteko Nshingamategeko, akahavugira amagambo rutwitsi, maze Abadepite-Bidishyi na bo amashyi ngo kacikaci. Mwibuke ko muri iyi Nteko ariho Paul Kagame yatangiye umuryango wa Assinapol Rwigara, akawushumuriza inzego z’Umutekano n’iz’Ubutabera, zikawugabaho igitero, zikabica urubozo, zikababoha zikajugunya mu buroko, aho Perezida Kagame yavuze ko yabohereje “kôota umuriro”. Uyu munsi nabwo yongeye kwikoza mu Nteko, aza yariye karungu, noneho ntiyaca amarenga, ahubwo ARATURA, asaba Ubutabera kumufasha gukora umukwabu mu batavuga rumwe na we, butabikora akabyikorera, akoresheje ubundi buryo. 

Abakunda Paul Kagame, aho kumukomera amashyi yo kumutiza umurindi, bakwiye kumukumiira, bakamusaba kuzibukiira, akava ku izima, yabananira bakitandukanya na we ku mugaragaro. Uretse n’ibyaha Paul Kagame agiye gukora kandi amaze iminsi atêguuza, n’amagambo ubwayo akoresha agize icyaha, ku buryo yabiryozwa, aramutse adafite ubudahangarwa ahabwa n’amategeko. Birasa nk’aho muri iki gihe Abanyarwanda bafite amatwi ntibumve, bafite amaso ntibabone ko igihugu kiraye kiribugwe mu manga. Twari tumenyereye ko ubutegetsi bukuriwe na Paul Kagame bushimuta abaturage, bukabakorera iyicarubozo mu bigo byabugenewe, bukifashisha inkiko mu guhonyora uburenganzira bwabo, ariko noneho yarahiriye “koongeera uruviri mu isaha”, ni ukuvuga gukaza ingoyi no kongera ubukana mu karengane, mu iterabwoba no mu iyicarubozo yari asanzwe akorera abenegihugu. Buri wese mu bushobozi bwe natabare kandi atabâaze. Birabe ibyuya ntibibe amaraso !

The post PAUL KAGAME ARATEGURA INDI “MPERUKA” appeared first on Umunyarwanda.


IGICUMBI kiti: “NOT IN OUR NAME!”

IKIBYIMBYE KIMENEKE: Abacitse ku icumu bamaze kwitandukanye na Kagame/Hasigaye iki?

IRYAVUZWE RIRATASHYE! UWASHINJWA KWICA UWAROKOTSE GENOCIDE YARASHWE NA POLISI!

$
0
0

Yanditswe Jean Baptiste Nkuliyimgoma

Niba iyi nkuru ivuga ko wa muturage wicishije ipiki umucikacumu w’i Gishari (hafi ya Rwamagana) yaba yarashwe na polisi agerageza guhunga ibaye impamo biraba bisobanura ibintu gikomeye.

Icya mbere kigomba guhita kigaragarira buri wese nuko uwo bita umwicanyi (Kabera Samuel) atazigera aburana mu rukiko icyo kirego. Niba bamubeshyera ntabwo tuzigera tubimenya. Ukuri kurimo kunigwa.

Icya kabiri twakura muri icyo gikorwa cyo kwica uriya Kabera Samuel bashinja ko yicishije ipiki umucikacumu Sibomana Emmanuel cyo gifite uburemere bukomeye kurushaho. Ibi bintu byo kwica abacikacumu bishobora kuba bikorwa n’ubutegetsi ku mpamvu za politiki.

Ibi byasobanuwe neza mu kiganiro gikomeye giherutse gukorwa n’ishyirahamwe ry’abacikacumu ryitwa IGICUMBI. Umwe mu bafashe ijambo muri icyo kiganiro (Madame Ariane Mukundente) yasabye ko uwo muntu wicishije umucikacumu ipiki agaragazwa ndetse akaburanishwa ku mugaragaro aho gusiga icyaha ubwoko akomokamo. Ibi rero ntabwo bigishoboye kuba. Ni nacyo cyaba cyatumye Kabera yicwa. Ibi bintu birakomeye cyane.

Niba umuntu ashobora kwicwa ako kanya hagatangazwa ko ari umucikacumu wishwe azira ubwoko bwe ndetse Perezida wa Repuburika agahita abyemeza nta rubanza rubaye, agafata n’imyanzuro ikakaye nk’iyo aherutse gutangaza mu nama ya Unity Club no mu irahiza rya Perezida w’urukiko rw’ikirenga, ibi bintu birakomeye cyane.

Gahunda yo gushora igihugu mu bwicanyi ishobora kuba yatangiye gushyirwa mu bikorwa. Intego yaba ari ukugirango Paul Kagame azongere agaragare imbere y’amahanga ko ariwe kamara. Ko u Rwanda rutamugize abaturage bamarana. Ko abitwa abacikacumu bashobora kurangira bose. Ibyo byaba ari uburyo bwo guha ubutegetsi bwe URUVIRI kuko ubu nta rwo rugifite. Ubu Kagame hari barangije kumufata nk’umwicanyi, gashozantambara, Hitler, Néron, n’andi mazina nk’ayo. Kagame aherutse gutangaza ko kumuvuga ntacyo bimutwaye. Abantu ngo baravuga bakarambirwa. Ibyo ubwabyo biteye inkeke.

Kwica abacikacumu byatuma abahutu nabo bicwa ku bwinshi, aribyo uwitwa Robert Mugabe yise kujya mu mitsi. Ni ukuvuga ko abasirikare ba FPR barasa abaturage igihugu kigacura imiborogo. Hanyuma Kagame akazabihagarika. Hagati aho abageragezaga gutekereza impinduka cyangwa demokarasi bamwe bakaba babiguyemo abandi bagacika intege. Ibi bintu ntabwo ari ibyo gukinisha.

Iyo umukuru w’igihugu atinyutse gutangaza imbere y’inteko ishinga amategeko na sénat byateranye ko ateganya gukoresha inzira zitemewe n’amategeko ibintu biba bigeze kure. Ngo ubutabera nibudakora afite ibindi azakora. Wasanga ari byo byatangiye kandi aho bijyana igihugu ni habi cyane.

The post IRYAVUZWE RIRATASHYE! UWASHINJWA KWICA UWAROKOTSE GENOCIDE YARASHWE NA POLISI! appeared first on Umunyarwanda.

Senateri Dusingizemungu, abo muvuga bica bari hehe?

$
0
0

Yanditswe na Ariane Mukundente

Muri iyi nkuru iri ku IGIHE, Prof. Dusingizemungu aravuga ko ubwicanyi buriho bwibasira abacikacumu ari abarangije ibihano byabo. Kugeza ubu batubwiye Kabera Samuel wari ufite inyaka 3 muri 1994, wishe Sibomana, ubundi batubwira undi ntibuka izina wishe Pauline, we ufite imyaka 19 wavutse ejobundi muri 2005. Si aba avuga kuko sibo bafunzwe ko bishe muri 1994, nta n’urubanza rwari rwaba na rumwe muri aba bombi. Umwe ntiruzanaba kuko yishwe.

None Prof Dusingizemungu ibi atubwira byavuye hehe? Kuki muterekana abo bantu bica abantu bacu? Kuki mubahishira? Niba ari abavuye mu buroko, mwakoze anketi ryari? Ryakozwe ku bwicanyi bwa nde? Kuki muduhisha ku nkuru z’ubwicanyi bw’abantu bacu? Prof Dusingizemungu nkwisabire ikintu. Duhe amakuru y’abo bantu bafunguwe bakongera kwica abarokotse. Uri Professeur warize, urabyumva nawe ko utaza ngo ukubite ibintu hano ngo tubyemere nta kintu na kimwe utweretse. Ni IYICWA ry’ABANTU rivugwa hano. Ntabwo ushobora kuza ngo ni uyu wabishe utatweretse uwishe, uwo yishe, igihe yamwiciye, icyo yamwiciye…Ubu koko murabona mudahemukira imiryango yiciwe n’abanyarwanda muri rusange?

Nasomye ko ari ngo abatarasabye imbabazi batemeye icyaha. Aha sicyo kibazo kuko kwemera icyaha cyangwa kucyanga ni ubushake . Kuko barangije igihano bakongera gukora ibyaha, bakongera gufatwa bakaburana. Bari hehe, ko muterekana abo mwafashe bakora ibyo bikorwa ngo mwongere mubafunge? Muri iyi nyandiko muravuga ko abafungiwe genocide muri 1994, barangije ibihano mugiye kubashyira muri centre mubigirishirizamo. Abenshi ni abasaza n’abakecuru urebye igihe gishize. Ni iki cyabaye muri aya mezi ashize gituma bibasira abantu badaheruka.? Mwahaye ubutabera abishwe, abo bantu mukaberekana, bakaza kuburana mu ruhame, bakavuga icyo bicira abantu bamaze imyaka 30 batabona?

Niba mudahaye ubutabera abiciwe, abo bantu muvuga ko bafunguwe aribo bica abacikacumu ngo baze baburane mu ruhame tutabone, muriho muratubeshya si aba bica kuko muba mwarabafashe cyane mwiruka, ntabwo mwabahishira na gato mubakuye mu buroko. Ikindi kibi cyane muriho mukora, murabiba amacakubiri muvuga ko murwanya, kandi murahishira abicanyi kuko mwima ubutabera abiciwe!!

Umuryango nyarwanda urumva ibyo muvuga ukibaza impamvu, by’umwihariko abiciwe barumva ibyo muvuga nta butabera mubaha bakibaza impamvu!!

The post Senateri Dusingizemungu, abo muvuga bica bari hehe? appeared first on Umunyarwanda.

IKIBYIMBYE KIMENEKE: Batangiye kuraswa ku manywa/Amakuru mashya ku iyicwa rya Nduwamungu Pauline…

Viewing all 10365 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>