Itangazo rigenewe abanyamakuru
Banyarwanda mwirinde gukoreshwa amahano!
Ikigo kitiriwe Nyakwigendera Seth Sendashonga (Institut Seth Sendashonga pour la citoyenneté démocratique, ISCID asbl) gihangayikishijwe n’ubwicanyi bukabije burimo gukorerwa mu gihugu cyacu, ubwo bwicanyi bukaba bwibasiye abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994 nk’uko bitangazwa na leta ubwayo ndetse n’imiryango inyuranye. Uretse abacikacumu ubwo bwicanyi burahitana n’abandi baturage mu bisa no guhôra kandi bikozwe n’abitwaga ko barinda umutekano. Urugero rwa vuba ni ibyabereye i Gishali mu karere ka Rwamagana aho uwitwa Kabera Samuel washinjwaga kwica umucikacumu Sibomana Emmanuel nawe yishwe nta rubanza rubaye kandi yari mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano.
Mu itangazo Institut Seth Sendashonga yashyize ahagaragara ku itariki ya 20 Ugushyingo 2024, yamaganye ijambo umukuru w’igihugu yavugiye mu nama ya Unity Club yateranye tariki ya 16 Ugushyingo 2024 agereka ubwo bwicanyi ku barwanya igitugu cya FPR no kuri Madame Victoire Ingabire by’umwihariko. Ibyo yongeye kubitsindagira tariki ya12 Ukuboza 2024 mu ijambo yavuze mu muhango wo kurahiza perezida na visi perezida b’Urukiko rw’ikirenga.
Institut Seth Sendashonga itewe impungenge n’uko ubwo bwicanyi butarakorerwa iperereza ryimbitse, ababukoze bakaba batarashyikirizwa inkiko kugirango bisobanure kubyo bashinjwa, ukuri kuri ubwo bwicanyi n’ikibwihishe inyuma bikajya ahagararagara, ahubwo buhinduka iturufu ya politiki hagamijwe gucecekesha abaharanira impinduka mu gihugu cyacu.
Biteye inkeke kumva ko Perezida Paul Kagame ufite mu nshingano ze ibijyanye no kubahiriza itegekonshinga n’andi mategeko mu nyungu rusange z’igihugu atangaza ko ateganya kunyura mu nzira ziciye ukubiri n’amategeko kugirango ahagarike ubwo bwicanyi. Nk’uko amateka y’imiyoborere ye abigaragaza izo nzira avuga ziciye ukubiri n’amategeko nta kindi bisobanura; ni ayandi mahano ashaka gukora kandi akazabikora mu nyungu za politiki.
Birakwiye kandi gusobanukirwa ko izo nyungu za politiki za Perezida Paul Kagame zishingiye ahanini ku mugambi we wo gutsimbarara ku butegetsi kugeza ubwo azaburaga abamukomokaho.
Abasesengura ibirimo kubera mu gihugu cyacu ntibashidikanya ko jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994, ubutegetsi bwa FPR bwayigize iturufu yo kwiharira ubutegetsi no kuburambaho. Ni muri urwo rwego n’ubu bwicanyi burimo kwibasira abacikacumu benshi babona nta kindi kibwihishe inyuma uretse amanyanga ya politiki. Bitabaye ibyo wasobanura ute ukuntu polisi ifata umuntu ushinjwa icyaha bitirira ko yagitewe n’ingengabitekerezo ya jenoside ahuriyeho n’abandi bantu (barimo n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi) aho gushyikirizwa inkiko kugirango ukuri kujye ahagaragara ahubwo akicwa?
Institut Seth Sendashonga yamaganye yivuye inyuma ibigaragara nk’imigambi mibisha ubutegetsi bwa Kagame burimo gutegura, ikaba isaba abanyarwanda kwirinda gushorwa mu bwicanyi n’andi marorerwa nk’uko byagiye bikorwa mu mateka y’igihugu cyacu. Ntabwo ubutegetsi buri mu marembera bukwiye kubagira ibikoresho by’amahano kuko ni mwe bigiraho ingaruka ziremereye. Nimureke abicanyi babage bifashe.
Institut Seth Sendashonga iboneyeho kwibutsa ko inzira Perezida Paul Kagame yatangaje yo gukora ibiciye ukubiri n’amategeko atari nshya kuri we, ahubwo igishya nuko noneho yabyatuye imbere y’abacamanza n’abagize inteko ishinga amategeko. Imyaka yose amaze ku butegetsi, Perezida Paul Kagame yaranzwe no kwica abaturage, kubanyereza, kubafungira ubusa, kubahungeta, kubaroga,n’ibindi nkabyo. Muri iki gihe ubutegetsi bwe bugenda burushaho kugeranirwa, intambara yashoje ku gihugu cy’abaturanyi cya Kongo ikaba igejeje ubukungu bw’igihugu aharindimuka, kuyisohokamo mu buryo bw’ibiganiro bikaba nabyo byaramushobeye kubera ingaruka byamugiraho (nta yindi mpamvu yanze kujya gusinya amasezerano y’i Luanda muri Angola tariki ya 15 Ukuboza 2024), ibikorwa nk’ibyo byo kwiheba no guteza akavuyo mu gihugu ni ukubyitegura. Niko abanyagitugu barangiza. Abwirwa benshi akumva beneyo.
Institut Seth Sendashonga iboneyeho umwanya wo kwifuriza abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda Noheri nziza n’umwaka muhire wa 2025.
Bikorewe i Buruseli, tariki ya 21 Ukuboza 2024
Jean-Claude Kabagema
Perezida wa ISCID asbl
The post UBUTEGETSI BWA KAGAME MU MIGAMBI MIBISHA appeared first on Umunyarwanda.