Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10374 articles
Browse latest View live

Green Party irasaba Perezida Kagame kudasinya itegeko rishyiraho Komisiyo ishinzwe guhindura Itegekonshinga

$
0
0

Dr Frank Habineza umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda) arasaba Perezida Kagame kudakora amakosa ngo afate icyemezo kitaboneye.

Mu nyandiko ngufi yacishije ku rukuta rwe ku rubuga nkoranyamabaga Facebook, Dr Frank Habineza yagize ati:

“Mu gihe Abasenateri bamaze kwemeza umushinga w’ itegeko rishyiraho Komisiyo ishinzwe guhindura Itegekonshinga, Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda) rirasaba Perezida Kagame kudasinya iryo tegeko.

Ibyo bizatuma hatabaho ikibazo mu bijyanye n’amategeko mu gihe ikirego cyacu kijyanye no kudahindura Itegekonshinga kikiri mu Rukiko rw’Ikirenga, umwanzuro ukaba uzafatwa ku itariki ya 09 Nzeli. Perezida wa Repubulika, nk’umurinzi mukuru w’Itegekonshinga, ntiyagombye kugwa mu makosa nk’ay’Inteko Ishinga Amategeko ngo afate icyemezo kitaboneye.”


Gutekinika(kubeshya) biri mu bizibukirwaho imiyoborere y’Inkotanyi

$
0
0

Gutekinika(kubeshya) biri mu bizibukirwaho imiyoborere y’Inkotanyi ndabona bitangiye gucana ibinyoteri byintabaza(uhegereye wapfa!).

Nawe se dore umuriro w’amashanyarazi uranze ubaye ingume, babanje kutubeshya urugomero rwa Rukarara ngo ruzatanga megawate 9 nyuma ngo havamo eshatu nazo bivugwa ko zitamaze kabiri, ejo bundi Perezida Kagame yarimo ataha urugomero ngo rwa mbere mu gihugu (Nyabarongo ya mbere), ubu biravugwa ko rwamaze kugagara ku buryo n’abanyamakuru barimo kujya kurusura ntibemererwe kuhakandagiza ikirenge ntihagire n’umuyobozi wemera kubavugisha!

Amazi yo Rubanda rwarayibagiwe rwayobotse ibiziba, ibirohwa byo mu gishanga.

Imishinga yose minini rubanda rwabwirwaga ko izaruteza imbere yose yagiye nk’ifuni iheze:

-Kalisimbi,

-ikibuga cy’indege cya Bugesera,

-ikibuga cy’umupira cya Gahanga,

-Kivu watt(gaz methan),

-Nyiramugengeri,

-gari ya moshi…..

Ubu abacuruzi barahutazwa ku buryo nabatanze imisoro basabwa barimo kujujubywa bazira ngo ba rwiyemezamirimo ngo batishyuye!

Ubu abari kunanirwa gucuruza bakabivamo bari kwandikira RRA basaba gusibwa mu bacuruzi bakangirwa bagakomeza kwishyurira za tin number!

Hirya no hino haravurwa za cyamunara z’abananiwe kwishyura inguzanyo kubera inyungu z’umurengera amabanki asaba nyamara abaka izo nguzanyo ntibabasha gukora kubera imbogamizi zitandukanye,

-ibiciro ku masoko birimo gutumbagira umunsi ku wundi,

-ifaranga naryo ririmo guta agaciro ariko BNR ikemeza rubanda ko nta kibazo gikomeye kirimo ko ndetse n’ubukungu buzakomeza gutumbagira!

Ntawe uhisha inzu ngo ahishe umwotsi aho bukera igipindi kiraza kubashirana!

Boniface Twagirimana

Perezida w’u Rwanda ari mu ba mbere bahaha cyane mu mahanga.

$
0
0

Mu ndirimbo Rata Sioni hari aho baririmba ngo…” hirya y’ibigaragara shaka ukuri bishushanya uhasanga inyamibwa” Mu Rwanda rwa Kagame hirya y’ibigaragara uhasanga ibyaboze. Amazu meza atagira amazi, abagore benshi mu butegetsi bakoreshwa, abaminisitiri badashobora no gutaha umushinga wa Minisiteri yabo; abacamanza baca izo bandikiwe; abanyeshuri biga bakarangiza badashobora kwandika ibaruwa isaba akazi; Inteko ishinga amategeko ikora nk’ishuri aho mwarimu yigisha bose bakikiriza; abaturage bahatirwa kwemera ibyiza bagezwaho n’iyo byaba bibabangamiye, urubyiruko rwatojwe kwibera intore aho kwibera intiti ngo rwamagane amabi arukorerwa; abaturage baririmba ubuziraherezo umwami wabamanukiye ngo azabageze mu cyerecyezo cya Singapour ( ariko se ko ari ukudashishoza icyo cyerecyezo kizagerwaho ryari? Dore hasigaye imyaka iri munsi y’itanu ngo 2020 yinjiremo. None se uriya Muhima, Convention Center, ikibuga cy’indege mu Bugesera, ibibuga by’imikino mpuzamahanga muri buri Ntara… umuntu ahiniye aha byo bizaba byuzuye?

Bati rero 3,700,000 byasabye ko Itegeko Nshinga rihinduka ngo umukiza arangize kurema no guha umwuka ibihangano bye, Nyamara aba baturage bashukwa n’abayobozi bakishyira mu kagozi k’ubuyobozi budafite igihe buzarangirira, aba baturage ni bo bazasubira inyuma bagashushubikanya ababibategetse igihe nikigera.

Biratangaje kumva umudepite agera aho asenga Perezida wa Repubulika. Iyo bigeze kuri uru rwego ikiba gisigaye ni ukwibaza niba  iyo Repubulika bose biyitirira iba ikigifite ireme rya Repubulika koko? Umuntu akongera akibaza niba uyu bita umudepite akwiye kubyitwa?

Niba koko Repubulika ari ” ikintu cya bose”, ibiri mu Rwanda byo si Repubulika. Ingero zibihamya zo ni nyinshi. Umugabo witwa Ntawukuriryayo Jean Damascene we yarabirangije ati u Rwanda ni Company , Kagame akayibera PDG. Iyo bigeze ku rwego rw’imyumvire nk’iyi, kandi bivugwa n’umuntu wahoze ari numero ya kabiri mu gihugu, bisobanura icyo bisobanuye, Ni ukuvuga ko gutekereza u Rwanda nk’igihugu kigenga kirimo abaturage bafite uburenganzira, ibyo biba bivuyeho umuntu akumva igihugu kigizwe n’abashoye imari bagomba kugabana inyungu, umuturage akibagirana, Umuyobozi Mukuru wa Company akaba ari we ugena ibikorwa byose, Ibi kandi ni byo bikorwa mu Rwanda. Nta muyobozi n’umwe ushobora kugena igikorwa mu buyobozi bwe atabiherewe uburenganzira, Aha Ntawukuriryayo na ho arahazi kuko igihe yasuraga, akiri Minisitiri niba ntibeshya w’ubuzima,  yagaraje ko ashaka ko serivisi zatangwa mu buryo busukuye, akajya ajya gusura ibikorerwa mu bigo bimwe na bimwe, kugira ngo arebe uko serivisi zitangwa, aza kwisanga abangamiye PDG kuko ni we wenyine ufite uburenganzira bwo kugenzura. Abandi bose bashinzwe kumvira no gukurikiza amabwiriza ye nubwo yaba ari amarangamutima, Ikindi kandi yagombaga kwibuka ni uko PDG atajya yihanganira umuntu ushobora kumujya mu zuba akamukingiriza. Iki ni ikintu ababa mu Rwanda bagomba kwitwararika bakamenya ko nubwo bamwongeza manda zidashira bazaba bishyize mu icuraburindi rizahoraho iteka. Uyu PDG ntajya yihanganira umuntu ushobora kuvugwa mbere ye. Iyi rero ikaba ari indwara igeza ibihugu byinshi ku gitugu kidashira. Gusa abanyarwanda bazaba babigizemo uruhare, ariko cyane cyane abari mu buyobozi muri iki gihe. Ni nde se uyobewe ko Gisa Rwigema ari yo mpamvu PDG yamuzimangatanyije mu mateka y’intambara barwanye bose kandi nyiri ukuyitegura ari uyu Rwigema. Ariko muzashishoze nimwumva izina rye hari na rimwe PDG bimucika akarivuga muzamenye ko mbabeshya, Kuri iyi ngingo urutonde ni rurerure rurimo n’abandi bayobozi ba FPR bishwe cyangwa ubu bicajwe ku dutebe. Imvano ikaba ari uko PDG abikanga kuba bagaragara mbere ye. Hari n’abakibaza impamvu Karenzi Karake atakiriwe n’abantu bangana n’abaraye amajoro imbere y’Ambasadi y’Abongereza, igisubizo ni iki: ntabwo byari gushimisha PDG ko umukozi we, kabone n’iyo yaba afunguwe nk’intwari ighugu cyahatiwe gutangaho akayabo k’ingwate, yakirwa ku rwego rusa nk’urwa PDG. Ibi rwose abipfa n’abantu bose, iyi ni indwara ye y’umwihariko, ntajya na rimwe yumva ko hari umuntu wavugwa mu buryo bwa gitwari atari we. Banyarwannda rero mubimenye, n’iyo mwakora byiza bimeze bite mujye mumenya kubyitirira PDG.

Ikibazo rero gikomeye gikomoka muri iyi myumvire: ni gute igihugu cyatera imbere ibikozwe byose byitirirwa umuntu umwe? Wasobanura ute ko Perezida wa Repubulika ataha udushinga twose tuba mu gihugu nk’aho nta ba Minisitiri, abayobozi b’ibigo igihugu gifite? Wasobanura ute ko ibikorwa bitegurwa hanze y’u Rwanda Perezida agomba kubigaragaramo byose, kabone n’iyo byaba ari ibintu biciriritse nko kujya gusobanurira abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, cyangwa se za Koleji, jenoside yabaye mu Rwanda muri 1994? Wakwiyumvisha gute ko biba ngombwa ko u Rwanda ari cyo gihugu cyonyine kigira ibyo bita Rwanda Day, kandi buri gihe bikabera mu mahanga ya kure, hamaze gushorwa mo imari itagira ingano? U Rwanda se ni cyo gihugu cyonyine gifite abaturage bacyo baba hanze, dore ko n’iyo Rwanda Day hari abayihezwamo? Kuki se iyi Rwanda Day idategurwa imbere mu Gihugu ahubwo ngo itumirwemo abanyamahanga baze kureba u Rwanda, bityo barumenye banarusIgire ku madovize, ubu yabaye ingume mu rwa Gasabo? Na we mbwira ukuntu PDG n’abamugaragiye bafata indege bakajya ngo gusengera muri Amerika, nk’aho mu Rwanda nta nsengero zihaba, batitaye na busa ku mafaranga atagaguzwa nta nyungu n’imwe umuturage abitezemo kandi ari we wa mbere ubazwa imisoro?. Bambe ngo PDG, ngo iyo afashe indege n’abantu batagira ingano bamujya inyuma, ngo aba yagiye guhaha. Ese yigeze akora imibare ngo arebe umutungo utikira muri aya makinamico y’ingendo, ngo agereranye n’inyungu bizanira u Rwanda? Nimumbwire inyungu iri he gusura abanyeshuri mu Bwongereza cyangwa muri Amerika, ngo ubabwire jenoside yo mu Rwanda muri 1994? Ni iyihe nyungu ABANYARWANDA  bavanye mu rugendo PDG n’abamuriraho yagiriye muri Canada, muri Rwanda Day yahabereye igihe n’abayijemo bari babuze n’aho ibera? Ni izihe nyungu igihugu kigira iyo Perezida wacyo afashe indege akajya mu kindi gihugu akahava atabonanye n’Umukuru w’icyo gihugu? Niba mbeshya muzabare inshuro PDG aje muri Amerika munambwire inshuro yakiriwe na Perezida Obama. Nta n’imwe, yewe habe ngo na Guverineri wa Leta asuye ngo aramwakira. Ubu se iyi ni yo mihahire! Ndumva ngo no mu minsi mike tumwitegure ngo  yaje kongera gusengera hano muri Amerika, Ariko se amasengesho avugiwe muri Amerika arusha uburemere avugiwe muri St Michel cyangwa kwa Gitwaza?

Ibi byose twavuze tunenga biragaragaza ko u Rwanda rugifite ibibazo by’ubuyobozi, rukiri mw’icuraburindi rya gihake na gikolonize by’ubundi buryo; ko kandi abanyarwanda basabwa gukanguka bagaharanira uburenganzira bwabo, batitaye ku mabwire y’abashyizweho ngo babacunge kugira ngo bahe umugisha ibikorwa bibakandamiza, nta nyungu yindi bategereje.

Igihe kirageze ngo abanyarwanda bumve ko ibyo bifuza ko bihinduka batangira bakabigira mo uruhare, badategereje ko hari uzava hanze ngo abibakorere. Amashyaka n’ayandi mashyirahamwe niyunge ingufu zayo hamwe maze atekereze umugambi uhamye wo gutabara abanyarwanda n’Igihugu muri rusange. Ibikorwa by’ubufatanye mu banyarwanda bifuza impinduka nziza ku gihugu nibishyigikirwe, maze abayobozi b’amashyaka n’amashyirahamwe bitoremo ubuyobozi bwatekereza neza icyerecyezo cy’igihugu, kuko aho kigeze ubu biragenda birushaho gutera ubwoba.

Nta gushidikanya ko bizagerwaho, ariko rero igihe ni iki.

Kuri uyu mushumi PDG aravugishwa mu ndimi, ibi na byo ni ” hirya y’ibigaragara tuhasanga…”

Emmanuel Senga.

Kuri njyewe Col Bagosora ni umwere!

$
0
0
Uraho Bwana Ndorimana;
Nanjye kuri njye Bagosora n’umwere. None se, isi yose yaracyakije ngo Bagosora niwe ruharwa wa jenoside yakorewe abatutsi babaga mu Rwanda, mwe mwita ‘jenoside yakorewe abatutsi’ bose, ubakusanyije nk’abatutsi, ukabatandukanya n’abandi banyarwanda, kandi, byonyine abatutsi batari mu Rwanda badashobora kuba abacikacumu b’ubwicanyi bwakorewe aho batari bari.
Mbere y’uko nandika iriya nyandiko ko Kagame ari we ruharwa (hamwe ushobore kubona iyi nyandiko ni aha http://www.l-hora.org/4/upload/murere.pdf), nabanje gutegereza imyanzuro Urukiko mpuzamahanga rwa Arusha (TPIR) rwamaze igihe kinini ruburanisha Bagosora kuburyo, ari abamushinja, ari n’abamushinjura, bose babonye uburyo n’igihe byose byo gutanga ibinyentso byabo. TPIR imaze gusuzuma byose yaranzuye ivuga ko Bagosora atagize uruhare muri Jenoside (Bagosora n’a pas été reconnu coupable d’entente pour commettre un génocide).
Nyamara iyo urebye mu ruhande rwa FPR, ibimenyetso byose ko Kagame ariwe ruharwa biranamye ku gasozi, inkuru yabaye kimomo.
Dore n’ibindi bitari muri iriya nyandiko yanjye.
* Mu kinyamakuru Marianne, Major Jean-Marie Micombero aragira ati:
‘Bukeye, …, abakada ba FPR bari bakiri muri CND, bakutirije Karoli Kayonga (ndlr: wategekaga abasirikari ba APR bari muri CND) ngo ategeke abasirikari kujya kurwana ku abantu barimo kwicwa. Amaze kubaza Kagame, yabasubije ko agomba gutegereza ko abantu bicwa ari benshi kandi isi yose ikabibona (ibi mwabisoma aha http://ddata.over-blog.com/xxxyyy/2/23/08/90/0-TREVIDIC-POUX/Marianne-140328-Temoignage-JM-Micombero.pdf)
Ibi rero bivuga ko Kagame yifuzaga ko abantu babanza kwicwa ari benshi mbere y’uko agira icyo akora. Kagame rero yashakaga gihamya ko jenoside irimo ikorwa.
None ejo bundi, umunyamategeko Kambanda Karoli , yatangaje ko hari ama-video yerekana abantu bambaye ibitenge by’Interahamwe rimwe basohoka muri CND, ubundi binjira muri  CND. Ni ukuvuga rero ko bamwe mu bo amashusho yo kuri CNN yerekanaga ko ari Interahamwe zirimo kwica abatutsi, harimo Inkotanyi zoherejwe na Kagame (Iyumvire Kambanda hagati y’iminota ya 31 na 41:http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2015/06/23/gen-karenzi-karake-yatawe-muri-yombi-na-police-ya-uk-paul-kagame-arakora-iki.)
Kagame rero yagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe abatutsi babaga mu Rwanda.
None wa mugabo we Ndorimana, urikoma Mbanda umaze kutubwira ko Bagosora yakijije imiryango ine, harimo uwe, nyamara ntawe urakwumva ushyira mu majwi Kagame wohereje abacengezi be mu Interahamwe kwica abatutsi.
Iryo ni irondabwoko (Racisme) ryakwokamye, rituma wikoma Bagosora wakijije bamwe mu batutsi nyamara ukunamira, ukaramya Kagame wari urimo yica abatutsi bari mu Rwanda ngo isi yose ibibone maze Kagame yibonere impamvu yo gufata ugutegetsi. Ng’uwo wa mugani ngo: ‘Impyisi y’iwanyu ikurya ikurundarunda’. Ngicyo icyoretse kandi kizakomeza kworeka abanyarwanda.
Kuri njye nta gushidikanya Bagosora ni umwere ufungiwe ubusa. Bya bindi bavuga ngo ‘abagabo bararya, abanyantege nke bakishyura.
Igishimishije ni uko abanyarwanda benshi, barimo Mbanda, twiyemeje kureka kuba imbohe z’ubwoko, z’akarere, z’inshuti, z’umuryango kugira ngo duharanire ukuri.
Kandi wowe Ndorimana, n’abandi nkawe, murikoza ubusa, abaharanira ukuri turiyongera uko bukeye ku buryo mutazashobora kuduhagarika. Turagiwe n’Imana.
Ndangije ngutura aya magambo ( https://www.youtube.com/watch?v=qyFcUMhjEJU ) y’umuririmbyi kandi w’umahanuzi wacu Kizito Mihigo aho agira ati:
Bavandimwe banyarwanda, nidushyire hamwe;
Dukurikize ukuri gusa twiheshe agaciro;
Amateka yacu yose, ameza n’amabi;
Tuyarinde abashinyaguzi bagamije gusenya;
Urukundo rw’igihugu nyarwo rutume tukirinda.
….
Niba dufite icyekerezo cy’umunezero;
Niba dushaka amahoro  mu rwatubyaye;
Jenoside ni yitwe Jenoside tuguze abandi kuyishakira utubyiniriro;
‘Jenoside yakorewe abatutsi’ niwo musaraba w’uru Rwanda.
Gira amahoro n’ubugingo
Guillaume Murere

Rwanda Day mu Buhorandi

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan ava i Kigali aravuga ko ku matariki 4 na  5 Ukwakira 2015 hateganijwe Rwanda Day mu gihugu cy’u Buhorandi.

Amakuru twashoboye kubona aravuga ko uwo munsi urimo gutegurwa mu ibanga rikomeye ku buryo uburyo bwo gutegura uwo munsi amakuru ahagije agerarwaho gusa n’abantu bakora muri za ambasade na ba Perezida ba za Diaspora.

Mu rwego rwo gutinya imyigaragambyo bivugwa ko nta mujyi uratangazwa uzaberamo iyo Rwanda Day bakaba bashobora guhitamo umujyi umwe ku munota wa nyuma kuko u Buhorandi ni igihugu gito kandi gifite imijyi yegeranye.

Uko byagiye bigenda mu myaka yashize abashinzwe gutegura uwo munsi bahitamo ahantu 1 hagomba kubera ibikorwa bya Rwanda Day bijyanye na Propaganda, ubucuruzi n’ibindi noneho byagera aho Perezida Kagame azahura n’abaje kumushengerera hagashakwa ahantu 2 cyangwa 3 hatandukanye maze bakaza gufatamo hamwe ku munota wa nyuma bitunguranye.

Abagomba kujyayo babanza kwiyandikisha maze bakarangirwa aho bazahurira bagashyirwa mu mabisi abajyana aho ibirori byo kwakira Perezida Kagame bibera akenshi haba hiherereye hitaruye umujyi.

Ntabwo twasoza tutavuze akayabo ibi bikorwa bitwara, natanga urugero kuri Rwanda Day yabereye i Chicago aho abayiteguye bateganyaga ko izatwara Miliyoni 350 z’amafaranga y’u Rwanda

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

Ingomero z’amashanyarazi 22 zeguriwe amasosiyete ya FPR!

Ese mwe mubona mute iterambere muri iki gihugu? Murigereranya mute n’iryo mu Karere duherereyemo?

$
0
0

Kuva ubutegetsi bwa FPR bwajyaho mu 1994 ubuzima mu Rwanda bwarahindutse mu nzego zose haba mu mibereho y’abanyarwanda, imyigire, umutekano, ubukungu aho kuri bamwe ubuzima bwababereye bwiza cyane naho abandi bukababera bubi bidasubirwaho.

Hari byinshi binengwa ku ngoma ya FPR ariko yo ikagira agaturufu kamwe yitwaza ikagakoresha mu guhakana no kwigaragaza ivuga ko yazanye iterambere ryihuse aho yigereranya n’iterambere ryo mu gihugu cya ‪‎Singapour.

Ku bwanjye mbona rwose byoroshye kubona urwego iterambere ririho mu Rwanda bidasabye gusoma amaraporo ndetse n’ibitangazamakuru byashowemo akayabo ngo byemeze isi ko u Rwanda rumaze kugera ku iterambere rihanitse nyamara ariko ridahari rwose nk’uko izi ngero zibigaragaza.

Ubundi ubukungu bw’igihugu bugaragarira mu mikorere n’imibereho y’abagituye.

Ese abanyarwanda babayeho gute batunzwe n’iki? Abanyarwanda bagera kuri 80% batunzwe n’ubuhinzi kandi ni abahinzi! Ibi bivuzeko nta terambere ryabaho igihe ubuhinzi n’ubworozi bidateye imbere!Niba umunyarwanda agihingisha isuka, agategereza igihe imvura izagwira ngo ahinge yabura akarumbya hakiyongeraho ko ubutaka ubu butakiri ubw’umuturage ahubwo FPR yabugize ubwa Leta aho yitwariye bumwe muri bwo nk’ibishanga mu gihe nyamara aribyo byagobokaga abanyarwanda mu bihe by’izuba n’amapfa ibi nta kizere bishobora gutanga.

Abatari abahinzi bakora ubucuruzi aha naho rwose nta kizere ko uretse no kuba ubucuruzi buhagaze nabi nta n’ikizere ko buzaba bwiza ukurikije uburyo Leta yafashe ingamba zo kwaka umucuruzi amafaranga y’umurengera acibwa abacuruzi mu buryo butandukanye ariko yose yinjira muri Leta.

Ngaho umusoro uhanitse, amafaranga y’umutekano, ay’isuku, umusoro w’umurenge, Ipatante, ukongeraho ubukode buhenze cyane kubera umusoro w’amazu. Aha usanga abacuruzi bahomba buri munsi abandi nta terambere bageraho uretse kuvunikira Leta. Dore ko na duke babonye batwakwa mu bigega bya hato na hato nk’Agaciro cyangwa Ishema ryacu!

Aha nasaba abashidikanya gusoma imvaho mukareba amatangazo y’ibyamunara arimo uko angana aho abacuruzi ibyabo biri gutezwa cyamunara ku rwego ruhanitse.

Nabarangira kandi gusoma raporo ya Ministeri y’urubyiruko 2014 aho igaragaza ko 80% by’imishinga urubyiruko rwahanze yose yahombye. Aha naho haragaragaza ko iterambere ari igipindi!

Ibi byose mvuze ruguru byapfaga kugira uruhengekero iyo uburezi buba buhagaze neza wenda tugasigara ariho duteze amakiriro ikibabaje ni uko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bifite uburezi bwaguye hasi aho ireme ry’uburezi riri hasi cyane. Ibi bigaragarira ku buryo umunyarwanda ufite amikoro ahita ajyana umwana we kwiga hanze nka Uganda,Tz,….

Ibi bigaragaza kandi ko uretse kuba Leta yarashoye ingufu nke yakuye mu baturage mu by’ubwubatsi bw’amazu mu mujyi wa Kigali aho nyuma yo kuzura habura abayakoreramo ahubwo Leta ikayashyiramo ibiro, ibi ntibizatinda gutera igihombo gikabije.

Uramutse ugereranyije iterambere ku ngoma ya FPR n’izayibanjirije uhita ubona ko kera iterambere ryari rishingiye ku muturage naho ubu iterambere rishingiye ku nyubako!

Muzitegereze abanditsi n’ibinyamakuru bya Leta iyo bavuga iterambere muzasanga bashyizeho amafoto y’amazu yuzuye muri Kigali. Uzasanga kandi mu bikorwaremezo ibyinshi tugikoresha ari ibyubatswe kera nk’imihanda, Ibitaro, amashuri, amastade, ibibuga bw’indege, ingomero z’amashanyarazi,….

Uzasanga ahubwo Leta ya FPR ihora mu nzozi ariko zitajya ziba impamo aho uzumva bakubwira ko hagiye gukorwa ibikorwa runaka ariko ugategereza ugaheba. Ingero ni nka Stade y’i Gahanga, Ikibuga cy’indege, Gaz methane, ingomero ngo zizatanga amamegawate, imashini zihinga, Vision 2020, EDPRS,n’ibindi … ubu byaracecetswe nyamara byakanyujijeho mu mvugo gusa ahari kubakwa izo stade n’ibibuga by’indege ubu bahisemo kuhahinga ibigori n’imyumbati!

Emile Ndamukunda

UBUTUMWA BWIHUTIRWA BUGENEWE ABANYARWANDA BOSE.: Joseph Matata


Green Party yibanze cyane kuri Politiki yibagirwa ibidukikije?

$
0
0

Dukunze kumva kenshi Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) n’umukuru waryo Dr Frank Habineza bavuga cyane ku bijyanye n’ibibazo bya politiki ariko ntabwo dukunze kumva bavuga ku kibazo kijyanye no kwangiza ibidukikije akenshi bikorwa na Leta y’u Rwanda yitwaje iterambere.

Aha si ukunenga Dr Habineza ku bijyanye na politiki kuko ntako atagira ngo agerageze kurwanya ihindurwa ry’itegeko nshinga cyane cyane ingingo ya 101 akoresheje inzira zose z’amategeko zimushobokeye n’ubwo zirimo inzitizi nyinshi.

Mu minsi yashize nabwo yinubiye uburyo ururimi rw’igifaransa rudahabwa agaciro n’ubutegetsi bw’u Rwanda akaba icyo gihe yarinubiye uburyo inoti zasohorwaga na Banki nkuru y’igihugu zabaga ziriho ikinyarwanda n’icyongereza gusa.

Ariko ku bijyanye n’ibidukikije ho uretse kubona Dr Habineza mu manama no mu mahugurwa mu mahanga ntabwo twumva avuga byinshi ku bijyanye n’ibidukikije.

Mu Rwanda ubu hari ikibazo gikomeye cy’iyangizwa ry’ibidukikije ritangiye kugaragaza ingaruka zitigeze zibaho mu mateka y’u Rwanda.

Urugero ntabwo ruri kure ni umugezi wa Nyabarongo ugiye gukama, nyamara bitarigeze bibaho mu myaka ibihumbi uwo mugezi umaze.

Ubundi hari amasezerano y’ibihugu by’Afurika bituriye uruzi rwa Nili ayo masezerano yabuzaga ikoreshwa ry’imigezi igize amasoko ya Nili bitumvikanyweho hagati y’ibyo bihugu ariko akeshi wabonaga aya masezerano yarabaga ashingiye ku nyungu z’ibihugu nka Misiri cyane cyane ubuzima bwabyo bushingiye ku mazi ya Nili.

Ubu aya masezerano asa nk’ayatewe ishoti ku buryo ibikorwa bitashobokaga mu myaka yashize ubu byatangiye gukorwa ku migezi igize isoko ya Nili mu Rwanda.

Ntabwo turi abahanga mu kubaka ingomero z’amashanyarazi n’ibijyanye nabyo ariko n’umuntu usanzwe ujijutse yabona ko ikama rya Nyabarongo ridashingiye ku zuba ryacanye gusa ahubwo binashingiye ku bikorwa bikorerwa ku mugezi wa Nyabarongo n’indi migezi iwuha amazi.

Duhereye ku ngomero nyinshi ziri mu Rwanda zubatswe kera, nka Rusizi, Ntaruka, Mukungwa usanga zose zisohoka mu biyaga ndetse ukabona bisa nk’aho habanje gukorwa inyigo ihagije ku ngaruka izo ngomero zashoboraga kugira ku mazi n’ibidukikije hafi y’ahubatse izi ngomero.

Iyo umuntu yumvise ngo harimo kubakwa urugomero kuri Nyabarongo  abantu benshi bahise batangira kwibaza impamvu urwo rugomero rutubatswe mbere kuva kera kandi Nyabarongo ari umwe mu migezi ifite amazi menshi mu Rwanda. Ariko nyuma yo kubaka urugomero kuri Nyabarongo no kuri Rukarara umwe mu migezi iyiha amazi ingaruka zagaragaye zerekanye impamvu n’ubundi kuva kera na kare nta rugomero rwubatswe kuri Nyabarongo.

Kubaka urugomero rwa Nyabarongo ni umushinga utwaye miliyoni 98.7 z’amadorali, hatabariwemo ayo kwimura abaturage baruturiye. Muri aya mafaranga harimo miliyoni 17.7 zatanzwe na Leta y’u Rwanda, miliyoni 80 zatanzwe nk’inguzanyo na Banki y’Abahindi y’Iterambere, dore ko rwanubatswe na sosiyete y’Abahinde Angelique International.

Hamwe na hamwe nyabarongo irenda gukama neza neza

Hamwe na hamwe nyabarongo irenda gukama neza neza

Ntawapfa gusuzugura abahinde mu bijyanye no kubaka ariko ntabwo byabuza umuntu kugira impungenge kw’iyigwa ry’uyu mushinga n’uburyo washyizwe mu bikorwa.

Amwe mu makuru atugeraho yemeza ko iyi sosiyete yubatse uru rugomero ari bwo bwa mbere yari ikoze akazi nk’aka! Ikindi cyo kwibazaho n’uburyo inguzanyo iva mu buhinde maze n’ikiraka cyo kubaka kigahabwa abahinde! Ntawabura gukeka ko haba harabaye icyo twakwita ruswa cyangwa bitugukwaha!

Mu gihe urugomero rwa Nyabarongo ya 1 rwuzuye ndetse rukanatahwa ubu rusa nk’aho nta musaruro rutanga kubera kubura amazi ahagije si ibyo gusa kuko bisa nk’ibyahuriranye n’igurishwa ry’ingomero z’amashanyarazi 22 ku masosiyete tutashidikanya ko hari aho ahuriye n’ishyaka FPR riri ku butegetsi. Tudasize n’ibibazo by’ibura ry’amazi n’amashanyarazi bihoraho aho gukemurwa ahubwo ababishinzwe bagahitamo kwizamurira ibiciro!

Dr Habineza nk’umunyapolitiki uvuga ko ari muri opozisiyo, nk’abaturage b’abanyarwanda dufite byinshi twibaza ku bijyanye na politiki ndetse n’ibidukikije ndumva iki cyaba ari igihe cyiza cyo kutubariza ku bibazo tumaze kuvuga haruguru no gufasha bamwe muri twe gusobanukirwa kuko hari byinshi biteye urujijo.

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

USA: Mwarimu Lewopolidi Munyakazi yatawe muri yombi!

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko Mwarimu Lewopolidi Munyakazi yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kugira ngo zimusubize mu Rwanda.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Nzeli 2015 ahagana saa kenda z’ijoro abakozi 5 bakora mu nzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika (U.S. Immigration and Customs Enforcement (ICE) bataye muri yombi Mwarimu Munyakazi  mu buryo butunguranye hakoreshejwe ingufu z’umurengera bamusanze aho atuye i Baltimore muri Leta ya Maryland.

Mwarimu Munyakazi kuva mu mwaka 2009 yari mu rugamba rukomeye rw’ubutabera ariko muri Kamena 2015, umucamanza yafashe icyemezo cyo kumwima ubuhungiro yemeza ko Mwarimu Munyakazi asubijwe mu Rwanda nta yicwa rubozo yakorerwa.

Mwarimu Munyakazi yari umwarimu muri Goucher College muri Leta ya Maryland kugeza mu 2008 ubwo yatabwaga muri yombi ashinjwa ibyaha bya Genocide nyuma yo kuvuga ijambo ryashyiraga ku karubanda ibikorwa bibi bya Leta y’u Rwanda iyobowe na Perezida Kagame ndetse anasobanura uko we abona ibyabaye mu Rwanda.

Mwarimu Munyakazi akimara gufatwa muri icyo gicuku yajyanywe muri Maryland’s Howard County Immigration Center kugira ngo ahite yoherezwa mu Rwanda.

Ku wa 2 Nyakanga 2015, uwunganira Mwarimu Munyakazi, Ofelia Calderon yajuririye icyemezo cy’urukiko hakaba hari hategerejwe igisubizo muri izi ntangiriro za Nzeli 2015. Umuntu akaba yakwibaza impamvu inzego z’abinjira n’abasohoka zitategereje ubujurire ahubwo zigahitamo gushimuta Mwarimu Munyakazi mu ma saa kenda z’ijoro ku wa gatanu mu gihe izo nzego zizi neza ko nta kindi gishobora gukorwa mbere yo ku wa kabiri mu gitondo kuko ku wa mbere ari umunsi w’ikiruhuko.

Uwunganira Mwarimu Munyakazi ntako atagize ngo asabe ko baba baretse kumwohereza mu Rwanda ariko abamufashe ntabwo babyiseho ku buryo afite impungenge z’uko ashobora guhita yoherezwa mu Rwanda.

Hano Hasi mushobora kwiyumvira ku buryo burambuye uko ikibazo cya Mwarimu Munyakazi giteye:

Click here to view the embedded video.

Click here to view the embedded video.

Click here to view the embedded video.

Click here to view the embedded video.

Leta Zunze ubumwe z’Amerika ntabwo zishyigikiye ko Perezida Kagame ahindura Itegeko nshinga!

$
0
0

“Ntabwo dushyigikiye abantu bagera ku myanya y’ubuyobozi, bagahindura itegeko nshinga kubera gusa inyungu zabo za politiki” ibi byatangajwe n’umuvugizi wa  département ya Leta muri Amerika, Bwana John Kirby mu itangazo yashyize ahagaragara. kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Nzeli 2015.

Ibi birashimangira bidasubirwaho ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika itashyigikiye ko Perezida Kagame ahindura itegeko nshinga kugira ngo akomeze kwiyamamaza.

Département ya Leta iravuga ko itewe impungenge n’icyemezo cy’inteko nshingamategeko y’u Rwanda na Perezida Paul Kagame cyo gushyiraho komisiyo igamije ivugururwa ry’itegeko nshinga harimo no kwemeza ko umubare wa manda ntarengwa ukurwaho kugira ngo Perezida Kagame azashobore kongera kwiyamamaza manda ye nirangira mu 2017 .

Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, nk’uko bisanzwe Ministre w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo yasubije avugira ku mutsi w’iryinyo yibitsa ko mu itangazo rya Département ya Leta y’Amerika havugwamo ko abaturage ari bo bagomba kwihitiramo ariko yibagiwe kongeraho ko muri iryo tangazo havugwamo ko abayobozi batagomba guhindura itegeko nshinga kubera inyungu zabo za  politiki.

 

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

GUHAMAGALIRA IMYIGARAGAMBYO MU BUHOLANDI

$
0
0

Amashyaka n’imitwe ya politiki yibumbiye mu Rugaga Plate-forme AMAHORO  PC – FDU INKINGI – PDP IMANZI – PS IMBERAKURI – IHURIRO RNC afatanije n’imiryango itagira aho ibogamiye  FEDERMO, CARP , RIFDP, AVICA , AVEL-Ubumwe, COVIGLA n’abandi, baramenyesha ko Prezida Paul Kagame azaba ari mu Buholandi hagati y’amatariki  3-6/10/ 2015.

Niyo mpamvu turarikiye abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda kuzitabira imyigaragambyo izabera i La Haye kw’itariki muzamenyeshwa nyuma; kugira ngo twamagane Ubwicanyi bwa Kagame, gufunga urubuga rwa politiki, gufungira ubusa abayobozi b’amashyaka, nka Victoire Ingabire na Deo Mushyayidi, n’abandi batavuga rumwe n’ingoma ya FPR, no gushaka guhindura ingingo ya 101 y’Itegekonshinga kugira ngo Kagame na FPR bakomeze gutegekesha u Rwanda igitugu ubuziraherezo .

Muzaze muri benshi kugirango twerekane ko tutazakomeza kwemera no kwihanganira ko akomeza guhonyora abanyarwanda. Igihe kirageze ngo buri munyarwanda yishyire yizane mu gihugu cye, atazize ubwoko bwe cyanga ibitekerezo bye.

Andi mabwiriza , aho tuzakoranira n’isaha muzabimenyeshwa mu minsi iri imbere.

TWESE HAMWE TUZATSINDA

AMAHORO P.C

Etienne Masozera

President

emasozera@hotmail.com

 

FDU-INKINGI

Joseph Bukeye

2nd Vice – President

jbukeye11@yahoo.fr

 

PDP-IMANZI

Jean Damascène Munyampeta

Secrétaire Général

pdp.imanzi@gmail.com

 

PSI-IMBERAKURI

Jean Baptiste Ryumugabe

Coordinateur

jean_baptiste36@hotmail.com

 

IHURIRO NYARWANDA- RNC

Théogène Rudasingwa

Coordinator

ngombwa@gmail.com

 

RIFDP

info-belgique@rifdp-iwndp.org

info-canada@rifdp-iwndp.org

info-netherlands@rifdp-iwndp.org

 

COVIGLA-France

M. Augustin SebahakwA

ndinkab@hotmail.com

 

AVEL-Ubumwe (France)

Mr Emmanuel Dukuzemungu

emdukuze99@gmail.com

 

AVICA-Belgium

Mr. Joram Mushimiyimana

joramm2003@yahoo.fr

 

CARP (NL)

Mr. Lin Muyizere

muyizere64@yahoo.fr

 

FEDERMO (NL)

Mr. Freddy Karekezi

frkarekezi@yahoo.fr

ContactNiyitegeka A. 00-32 -478489258  -  Sebatware M. 00-32-492914780 – Kwihangana V. 00-31-686144732

Urukiko rw’Ikirenga rwatangaje ko ruzaburanisha urubanza rwaregewemo na Green Party.

$
0
0

Ishyaka rya Green Party ryamagana icyemezo cyo kwemerera perezida Paul Kagame kongera kwiyamamaza ku nshuro ya gatatu.

Urukiko rwanze icyifuzo cy’umunyamategeko uhagarariye Leta warusabaga ko rwatesha ikirego agaciro.

Mu kwezi kwa Karindwi, Inteko Ishinga Amategeko yashyigikiye icyemezo cyo guhindura itegekonshinga, mu rwego rwo kwemerera Bwana Kagame kwiyamamaza mu mwaka wa 2017.

Nyuma yo kugaragaza umugambi wo guhindura itegeko nshinga bikozwe n’inteko, ishyaka Green Party ryavuze ko uyu mugambi unyuranyije n’itegeko nshingo bityo ryiyambaza urukiko rw’ikirenga.

Inteko ishingamategeko ivuga ko yashingiye ku byifuzo by’abaturage, irifuza ihindurwa ry’itegeko ryariho kugira ngo umukuru w’igihugu Paul Kagame yemererwe kongera kwiyamamaza ku nshuro ya 3 mu gihe itegeko rimwerera manda ebyiri gusa .

Iki cyemezo gifashwe mu gihe imitwe yombi y’inteko ishingamategeko yamaze kwemeza ishingwa rya Komisiyo ishinzwe guhindura itegeko nshinga ndetse n’umukuru w’igihugu akaba aherutse kwemeza ivuka ry’iyi Komisiyo.

Biragenda bite rero?

Ishyaka Green Party ngo risanga nta rirarenga kuko ububasha bw’urukiko rw’ikirenga burwemerera guhagarika ibikorwa byose biriho mbere y’uko uru rubanza rurangizwa burundu.

Kuri ubu iri shyaka ngo rirashakisha uko ryatanga ikindi kirego cyihutirwa gisaba ihagarikwa ry’imyiteguro yose yatangiye, mu gihe iki cyaba gitanzwe, kikaba kigomba gusuzumwa mu gihe kitarenze amasaha 48.

Biteganijwe ko hazanahamagazwa amatora ya Kamarampaka yo kwemeza ayo mahinduka y’ingingo y’i 101 y’itegeko nshinga.

BBC

Paul Gitwaza arapfa iki na Leta ya FPR?

$
0
0

Muri iyi minsi haravugwa cyane amakuru avuga nabi ndetse yibasira umuvugabutumwa Paul Gitwaza, ayo makuru yagaragaye cyane mu binyamakuru bisa nk’ibibogamiye kuri Leta ya FPR iri ku butegetsi mu Rwanda, nyuma byafashe indi ntera aho abakunze kuvugira Leta y’u Rwanda no kuyikorera propaganda ku mbuga nka Facebook barenga 10 nabo bateye iyo ntero!

Duhereye ku bavugira Leta kuri Facebook hari benshi bazwi babihemberwa nk’akazi ka buri munsi bakoresha amazina y’amahimbano  ariko mu iperereza ryakozwe na The Rwandan hisunzwe ikoranabuhanga twasanze benshi muri abo bantu bandika bakoresheje za mudasobwa z’inzego za Leta ndetse bakandikira no mu mazu ya Leta. Bikaba bitangaje ukuntu abantu bakorera Leta n’inzego z’iperereza bakwikoma umuvugabutumwa Paul Gitwaza icyarimwe ntawe ubahaye itegeko ryo kubikora uri mu basanzwe babaha amabwiriza y’akazi.

Ibyo Paul Gitwaza yaba apfa na Leta

-Paul Gitwaza yatangaje ko umwana we witwa David azaba Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika! Ibi ubwabyo abazi gusesengura imiterere y’ubutegetsi mu Rwanda bavuga ko ari agasuzuguro gakomeye kuri Perezida Kagame. Kuba Gitwaza yifuriza umwana we kuba Perezida w’Amerika bishatse kuvuga ko kuba Perezida w’u Rwanda bisuzuguritse kuri we akaba yifuriza umwana we ibirenzeho. Bikaba bishatse kuvuga ko Paul Gitwaza yavuze ku mugaragaro ko urubyaro rwe ruzategeka urwa Perezida Kagame! None se ko tubizi ko Perezida wa Amerika aba ari mu ba mbere bategeka isi, igihe umwana wa Gitwaza azaba ategeka Amerika abana ba Kagame bazaba bari hehe? Munsi y’umwana wa Gitwaza! Aya magambo yitwa ubuhanuzi twafata nko kurota agaragaza kwisumbukuruza no kwishyira mu rwego rwo hejuru ku buryo hari benshi babifata nk’agasuzuguro katagomba kwihanganirwa.

-Paul Gitwaza afite ububasha ku bavuga rikijyana (abayobozi, abanyemari, abakora mu masosiyete akomeye…) bamwe na bamwe n’abo bashakanye basengera mu rusengero rwe rwa Zion Temple ku buryo benshi muri bo bamwumvira ndetse bakamwubaha kurusha Perezida Kagame ubwe! Iki ni kimwe mu bintu bitera impungenge cyane bamwe mu bari hafi ya Perezida Kagame baterwa umujinya n’ubwo bubasha cyane cyane ko hari abagabo benshi ubu bafite ibibazo mu ngo zabo kubera inyigisho abagore babo bakura mu rusengero rwa Gitwaza. Urebye imodoka ziba zuzuye ku rusengero rwe ziba ziruta iziba ziri kuri stade Amahoro habaye umupira wa APR na Rayon Sport!

-Paul Gitwaza abona amaturo menshi akura mu bayoboke be mu nsengero ze zitandukanye, ibyo bituma aba umukire kandi birazwi ko mu Rwanda ahari imari hose FPR iba ishaka kuba ihafite mu maboko yayo! Rero niba Gitwaza amaturo  abona atayaha FPR ngo imugenere ahubwo akagura amamodoka ahenze, n’indi mitungo itabarika ku isi hose, akajya no kubyarira abana muri za Amerika sinzi niba mu kayabo atunze yarigeze akoramo ngo agire icyo ashyira mu bigega Agaciro cyangwa Ishema ryacu. Ibi nabyo byaba imwe mu mpamvu yo kumwijundika. Cyane cyane ko abavugira Leta ku mbuga nka Facebook bakunze kuvuga ko ubuhanuzi bwe bugamije kurya abantu imitungo yabo ababeshya ngo isi igiye gushira!

-Paul Gitwaza ntabwo yigisha akorera propaganda Perezida Kagame muri ibi bihe bikenewe, mu gihe bamwe bita Kagame impanga ya Yezu n’ibindi Gitwaza we mu kwigisha ntabwo yubaka izina rya Kagame ahubwo ashaka kubaka izina rye bwite. Mu banyamadini twabonye babyiganira ku nzu inteko ishingamategeko ikoreramo bikoreye amasanduka n’ibiseke birimo amabaruwa asaba Perezida Kagame kuyobora ubuziraherezo Gitwaza ndumva ntawe twabonyemo!

-Paul Gitwaza mu kuvuga ko muri uku kwezi kwa 9 hazagaragara ibimenyetso by’uko isi igiye kurangira (ubwirakabiri) ni ibintu Leta n’ubundi itakwishimira kuko byatuma abaturage biheba ndetse abari baremeye kuyoborwa butama cyangwa abari bariyemeje kuba ba mpemukendamuke bagahindura imitekerereze bagashyira ukuri imbere  cyangwa bagahebera urwaje bakivumbura ku butegetsi. Perezida Kagame we ubwe yivugiye ko adakeneye abamuhanurira ko niba Imana ishaka kugira icyo imubwira izajya ibimwibwirira idatumye abandi. Kuba Gitwaza arimo ahanurira abantu kandi akavuga ibinyuranyije n’inyungu z’ubutegetsi nabyo bishobora gutuma ukumwihanganira gushira.

Paul Gitwaza bishobora kumugendekera gute mu minsi iri imbere?

Uko bigaragara n’ubwo Leta yatangiye kujomba ibikwasi Gitwaza iciye mu itangazamakuru no mu mbuga nkoranyabaga hari umurongo itararenga kuko kugeza n’ubu abayobozi bamwe n’abo bashakanye baracyagaragara mu rusengero rwa Gitwaza ntabwo barababuza kujya gusengerayo. Bishatse kuvuga ko Gitwaza bashaka kumujyana gahoro kugeza igihe bamugushirije mu cyaha cyangwa abonye igitutu kibaye kinshi agahunga.

Gufunga umuntu nka Gitwaza biragoye kuri Leta, byayitesha agaciro ndetse bigatuma Gitwaza agira ingufu nyinshi ariko kumushyiraho igitutu bakamubererekera agahunga ni ibintu bishoboka maze bigakurikirwa no kumuhimbira ibyaha bituma atagaruka mu gihugu ibyo byakurikirwa no gutera ubwoba abasengeraga iwe gahoro gahoro ndetse bagashaka umwe mubamwungirije uhita ubohoza insengero ze mu Rwanda kugeza igihe izina rye ribaye nk’iryibagirana.

Mu mahanga byaba mu banyarwanda cyangwa abandi inyigisho ze zakomeza ariko amaturo yo yaba make kuko burya abatuye mu bihugu byateye imbere bakunze kwikora mu mufuka barabaze kandi igitutu ku basengera mu nsengero ze no mu mahanga nabo cyabageraho dore ko n’ibikorwa byo kumusebya byaba byinshi.

Kuba Gitwaza yarahisemo kurega ibinyamakuru mu rwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) ntabwo bizabuza abatangiye inkubiri yo kumujomba ibikwasi babikomeza ndetse mu gihe urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) rwatera utwatsi ikirego cye byaba bivuze ko Gitwaza yaba atanzwe ngo abambwe.

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

Kurihirwa na FARG uri umuhutu ni ugupfobya Genocide?

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko Ikigega cya Leta gitera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, FARG kiragisha inama Minisiteri n’izindi nzego zigikuriye, ku cyigomba gukorerwa abanyeshuri bagera ku 3,000 bagaragaye ko bakoresheje inkunga ya FARG batayemerewe.

Ngo mbere bari 17000 ngo bamaze kuyungurura hasigara 3000, ngo bagomba gushyikirizwa inkiko kuko ngo bakoze icyaha cyo kunyereza imari ya Leta, no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi! Nk’uko bitangwaza n’abayobozi ba FARG.

Birazwi ko hari abantu benshi bagiye barihirwa na FARG batabikwiye abo twavuga ni abantu bari bishoboye batagombaga gufatwa n’abatishoboye urutonde ni rurerure , abazwi ni nka Ambasaderi Mitali warihirwaga muri ULK kandi ari Depite! Hari umugore wa Dr Vincent Biruta nawe warihirwaga umugabo we ari Ministre ndetse kugeza ari umukuru wa Sena! N’abandi benshi… Ariko hari n’abandi bagiye barihirwa na FARG batanze ruswa kandi bishoboye cyangwa batarabaga mu Rwanda mu 1994 igitangaje ni uko wasanga muri ibyo 3000 abo bantu batarimo!

Ikizwi ni uko hari abana benshi b’impfubyi biciwe ababyeyi n’interahamwe cyangwa n’inkotanyi bagiye barihirwa na FARG kubera impamvu zitandukanye n’ubwo bwose hari harashyizwemo ingufu nyinshi ngo babahanduremo babohereze muri MINALOC.

Akenshi bamwe mu bana b’abahutu biciwe ababyeyi n’interahamwe bagirirwaga impuhwe n’abatutsi bamwe b’umutima mwiza bakemera kubafasha kubona ibyemezo

Abiciwe n’inkotanyi akenshi babaga  ari abana bimukiye aho batazwi bitewe n’amasura yabo n’ababacumbikiye (ba nyina wabo, nyirarume) bagashobora kubona ibyangombwa bakarihirwa na FARG

Muri rusange ntawahakana ko hatari ahakoreshejwe ruswa kugira ngo abantu babone ibyemezo byo kwiga cyangwa bubakirwe nk’abacitse kw’icumu.

Ikibabaje ni uko abavuga ngo bazakurikirana abarihiwe na FARG birengagiza ko abarihiwe  ari abana b’u Rwanda kuba bakwiga nta kibazo kirimo keretse niba harimo abanyamahanga (nabyo birashoboka) igitangaje n’uko havugwa gukurikirana aba bana hakiyibagizwa abakozi ba FARG banyereje umutungo bo bashyira mu bifu byabo!

Kuvuga ngo bazahanirwa gupfobya Genocide birasa nko gutunga urutoki uwarihiwe ari umuhutu kuko iki cyaha akenshi abatutsi bo kitabareba, ibi ntawabikinisha kuko iki cyaha ntabwo gisobanutse gishobora gukoreshwa igihe cyose umuntu bamwitumye.

Kwibasira aba bantu umuntu yasanga ari akarengane kuko ubukene buri muri iki gihugu twese turabuzi ntabwo umuntu yabona uburyo arihirwa kandi ari umukene n’impfubyi ngo abyirengeshwe ahubwo bazakurikirane abakozi ba FARG bagize uburangare ntibakurikize amabwiriza y’ivangura bari bahawe n’abayobozi babo uretse ko wenda harimo n’ababikoze babizi kubera impuhwe.

Si ubwa mbere tubonye abantu bazira ko bize no mu gihe cy’ubwicanyi butandukanye twabonye benshi bicwa bazira ko bize baba abakubitiwe udufuni mu rugano bazira amashuri, baba ari abishwe kuko bari bambaye amataratara (bikekwa ko bize) mu Rwanda cyangwa mu mashyamba ya Congo none hari abicuza ko hari ababaciye mu rihumye bakiga!

Uko bigaragara Leta ya FPR yagufatiye amafaranga y’igihugu iyacezamo ayandi yubaka imiturirwa (yabuze abayikodeshamo) ibuze uko igira itangira kugurisha imitungo yose ya Leta, kugurisha impapuro z’agaciro, abirukanwe mu Kiyovu cy’abakene aho bahangitswe i Nduba naho bahabambuye bagiye kuhagurisha …..

Mwitege ibigiye gukurikira muri iyi minsi haravuka ibindi bigega bigamije gukamura mu banyarwanda na duke twasizwe n’imisoro ihanitse, Agaciro, Ishema ryacu n’ibindi dore ko ubukene bwo bugeze ku muryango bidashidikanywaho ndetse biranigaragaza. None se ko ahari kubakwa Stade i Gahanga n’ahari kubakwa ikibuga cy’indege mu Bugesera hagiye guhingwa ibigori, Gusenya matewusi, Sainte Famille na Gereza 1930 bakaba babyihoreye igisigaye n’iki?

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com


Olivier Nduhungirehe yagizwe Ambasaderi mu Bubiligi

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko Bwana Olivier Nduhungirehe yagizwe uhagarariye u Rwanda mu gihugu cy’ububiligi n’ubundi asanzwe azi icyo gihugu neza kuko niho yize ahaba nk’impunzi ndetse afite n’ubwenegihugu bw’icyo gihugu.

Abicishije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter yashimiye Perezida Kagame kuba yamugiriye icyizere agasabirwa kuba Ambasaderi mu Bubiligi.

Siwe wenyine wahawe umwanya kuko nk’uko bigaragara mu itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaministre yo ku wa gatatu tariki ya 9 Nzeli 2015 :Karitanyi Yamina yoherejwe guhagararira u Rwanda mu Bwongereza, Tumukunde Hope yoherezwa muri Ethiopia naho Kalisa Alfred ajya muri Angola.

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

Ambasaderi Williams Nkurunziza azize ifatwa rya Lt Gen Karake?

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan ava i London mu Bwongereza aravuga ko ubu ambasaderi Williams Nkurunziza ari mu mazi abira!

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo Ambasaderi Nkurunziza yaba akekwa kuba yaragize uburangare mu itegurwa ry’urugendo rwa Lt Gen Karake bikamuviramo gufatwa kandi byari bimaze iminsi bivugwa ntabihe agaciro ndetse ngo amaze no gufatwa Ambasaderi Nkurunziza yagaragaje ubushobozik buke mu guhangana n’icyo kibazo.

Icyo aregwa cyane cyane ni ukudashobora kugirana imikoranire ya hafi n’inzego z’ubuyobozi mu Bwongereza no kutagira abamuha amakuru ku gihe ku buryo byari gutuma bari kuba bafite amakuru ahagije ku bashakaga gufata no ku bashakaga gufatisha Lt Gen Karake hakiri kare bityo bikaburizwamo hakiri kare Leta y’u Rwanda idataye ibaba.

Ubuswa bwe cyangwa kuzarira bwatumye biba ngombwa ko hiyambazwa ba Ministre Johnston Busingye n’umugore wa Tony Blair ndetse n’ingufu nyinshi kugira ngo Lt Gan Karenzi ashobore kurekurwa.

Hari amakuru avuga ko asubiye mu Rwanda ashobora no gufungwa kuko ngo umunsi Lt Gen Karake afatwa hari ku wa gatandatu, Lt Gen Karake akimara gufatwa Ambasaderi Nkurunziza baramushatse baramubura aboneka hashize amasaha menshi ikibazo cyakomeye!

Ibi bishobora kuba biri mu mpamvu zatumye akurwa ku mwanya wa Ambasaderi mu Bwongereza agasimburwa na Yamina Kalitanyi.

The Rwandan

Email:therwandan@ymail.com

Abaturage bakwa ruswa bakubaka nyuma bagasenyerwa Part 1

Abaturage bakwa ruswa bakubaka nyuma bagasenyerwa Part 2

Kugirwa Ambasaderi mu Bubiligi kwa Olivier Nduhungirehe bishobora kugorana!

$
0
0

Nkuko bigaragara mu itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri, yateranye kuwa Gatatu tariki ya 9 Nzeli 2015, Ambasade enye z’u Rwanda zahawe abayobozi bashya basimbura abari basanzwe baziyobora.

Muri abo harimo Bwana Olivier Nduhungirehe wasabiwe kuba ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’u Bubiligi. Nabibutsa ko Bwana Olivier Nduhungirehe yize mu gihugu cy’u Bubiligi akaba anafite ubwenegihugu bw’icyo gihugu.

Ubundi mu masezerano ajyanye n’imigenderanire n’umubano hagati y’ibihugu yashyizweho umukono i Vienne mu gihugu cya Autriche ku wa 18 Mata 1961 mu ngingo yayo ya 4 igika cya mbere havugwamo ko igihugu mbere yo kohereza ugihagararira mu kindi gihugu, icyo gihugu yoherejwemo kigomba kubanza kumwemera.

Mu ngingo ya 8 y’ayo masezerano mu gika cya kabiri havugwamo ko abakozi bahagarariye igihugu mu kindi badashobora gutoranywa mu baturage b’icyo gihugu bagiye gukoreramo keretse icyo gihugu bagiye gukoreramo kibitangiye uruhushya gishobora gukuraho igihe icyo ari cyo cyose kibishakiye .

Duhereye kuri iyi ngingo biragaragara ko igihugu cy’u Bubiligi ari cyo gisa nk’igisigaranye ijambo rya nyuma mu iki kibazo, bishatse kuvuga ko Bwana Nduhungirehe mu gihe igihugu cy’u Bubiligi cyamwanga kitwaje ko ari umwe mu baturage bacyo yagomba guhitamo hagati y’ibintu bibiri:

-Kureka ubwenegihugu bw’u Bubiligi kugira ngo ashobore kuba Ambasaderi (abazi amategeko y’u Bubiligi batwunganira kuri iyi ngingo, niba bishoboka ko umuntu areka ubwenegihugu by’agateganyo akazongera akabusubirana igihe abishakiye) siwe wenyine waba ubikoze hari benshi basubije ubwenegihugu bw’ibihugu by’amahanga bagiye kugirwa ba Ambasaderi muri ibyo bihugu twavuga nka Christine Nkulikiyinka, Mathilde Mukantabana, Igor Cesar n’abandi..

-Guhara uwo mwanya wo kuba ambasaderi

Dusesenguye kuri uku guhitamo kwa nyuma ko guhara umwanya w’ambasaderi aho guhara ubwenegihugu bw’u Bubiligi, kuri Nduhungirehe byaba ari nko kwigerezaho kuko byagaragara nko gusuzugura u Rwanda nk’igihugu no kudaha agaciro ubunyarwanda.

Birazwi ko muri iyi minsi abayobozi b’u Rwanda cyane cyane Perezida Kagame bakunze kwikoma ibihugu by’amahanga byateye imbere avuga ko bisuzugura u Rwanda kwanga guhara ubwenegihugu bw’u Bubiligi byagaragara nko kutizera ejo hazaza n’umutekano mu Rwanda ndetse nko gukora nk’umucancuro.

N’ubwo kuba Ambasaderi hari umugati utubutse guhara ubwenegihugu bw’u Bubiligi kuri Nduhungirehe kubera umwanya w’akazi atazi n’igihe azawumaraho ni ibintu bishobora kumugiraho ingaruka mu minsi iri imbere mu gihe Leta ya FPR yaba imukuyeho icyizere.

Kuba Ambasaderi mu Bubiligi ku muryango wa Nduhungirehe ni ikintu cyiza kuko ise Jean Chrysostome Nduhungirehe ahambye mu gihugu cy’u Bubiligi aho yaguye mu 1996 dore ko uwo musaza mubyo yapfuye yicuza harimo kuba yararwanyije ubutegetsi bwa Perezida Habyalimana wari waramukamiye kandi ibyo umuhungu we Olivier arabizi.

Umwanya muri Ambasade i Buruseli ku mugore we Virginie ni ikintu cyiza kuko n’ubundi ntabwo yigeze yishimira kugaruka i Kigali dore ko yari yarigumiye i New York akaba yarasetaga ibirenge mu gutaha.

Mu gihe Olivier Nduhungirehe yakwemerwa n’igihugu cy’u Bubiligi nk’Ambasaderi bizasaba ko asubiza  ubwenegihugu bw’u Bubiligi  kugira ngo agire ubwinyagamburiro mu kazi ke dore ko umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi ukunda kuzamo rimwe na rimwe igihu. Ariko bishobora kuzamugora gato mu kazi ke kuko bizasaba ko yigengesera rimwe na rimwe kugirango atagira ibyo akora byarakaza ababiligi bikaba byatuma yakwimwa ubwengihugu bw’u Bubiligi igihe yakongera kubusaba bibaye ngombwa.

Abazi Olivier Nduhungirehe neza bemeza ko ari umuntu w’umuhanga ndetse w’umunyamategeko ku buryo ibi bibazo twibaza haruguru ashobora kuba yarabitekerejeho bihagije ku buryo azi uburyo azabyitwaramo.

Igishobora kuzagora Bwana Olivier Nduhungirehe mu Bubiligi ni imibanire ye n’abanyarwanda batuye mu Bubiligi dore ko uwo asimbuye Robert Masozera we yari yarashoboye kugumana imigenderanire myiza na bamwe mu bahunze ubutegetsi bwa Perezida Kagame (mu byo yazize nabyo bishobora kuba birimo), ukwigengesera kwa Masozera n’ubwo atari umuhanga cyane cyatumye atagirana ibibazo n’abanyarwanda benshi binamufasha no mu kazi ke mu gihe Nduhungirehe nk’umuntu utihishira ugaragaza ubwirasi rimwe na rimwe bishobora kumugora dore ko gutanga ibitekerezo kenshi bishyigikira ubutegetsi bwa FPR cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga byamusize isayo mu maso y’abanyarwanda benshi cyane cyane abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali.

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

Viewing all 10374 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>