Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10372 articles
Browse latest View live

IREKURWA RYA GEN KARENZI KARAKE NI UBUTABERA

$
0
0

Kubera ubugome bw’ingoma ya Kagame yazengereje abanyarwanda benshi, iyo habaye ikintu kibi ku bakozi be bamwegereye abantu bahita bumva ko ari intangiriro ry’iminsi yo gukira iriya ngoma ntindi yatuzengereje. Nubwo ari byo, ibyo bituma bamwe mu batishimiye buriya butegetsi bibuza gutekereza mu nguni zose maze bagatwarira aho rigoramiye.

Ifatwa rya Karake ryaduteye akanyamuneza kuko nubwo Karake Atari inshuti ya Kagame, imbaraga zaragabanutse muri system kandi icyo ni cyo cy’ingenzi, ngo ukorora acira aba agabanya indwara.

Ku batari babizi, ubundi Gen Karake ni nka Adolf Nshimirimana w’I Burundi Nkurunziza aherutse kwica; abo ba Gen bombi ntabwo aba chef babo babizera. Ubwo uwahoze ari perezida, Bizimungu yabasomeraga amafuti yabo, Karake yegereye Kagame aramubwira ati “utegereje iki? Niba udashaka kuba President mbwira mbyikorere!” Birumvikana rero ko umuntu nk’uwo Kagame atamwizera, n’iyo atarabutse areba aho amutuma ngo adasanga yamuhiritse.

Nuko rero Karake aratashye ariko aho agiye si heza kandi buriya nawe muramurokotse, na Kagame aramurokotse kuko nta mu criminel de guerre umaze kuba ikirangirire kuriya wazashaka uriya mwanya w’icyubahiro.

Tugarutse rero kw’irekurwa rya Karake, twebwe abasirikare twarwaniye igihugu nta bintu bibi dufite mu mitima yacu, dushime Imana ko yarekuwe! Dushime Imana yemeye ko dusigwa amaraso ariko ikatugirira ishyaka ryinshi ntitume duhamwa n’icyaha.

Muzabisanga mw’Ijwi ry’umuvurungano navuze mu kwa mbere 1998 ngo “Ingabo zanjye izi z’intwari abanzi bazisize amaraso, ngo aribuka ibirangirire bye uko bagenda basitara bitegura kwitabara.” Aho rero ni ahantu ho kwitonderwa cyane! Abanzi badusize amaraso, abasirikari ba APR bose muzarebe muri HCR n’ubwo batabivuga ariko badufata nk’aba criminels de guerre.

Yego abahutu bose bapfuye ntibakubiswe n’inkuba, ariko rero natwe turarengana. Habayeho gusitara abantu bitabara kandi n’ubu biracyakomeje kuko n’abasirikari bari aba APR bagenda babitangira ubuhamya nabo bagenda basitara. Mugutanga ubuhamya bakwiye kureba ko batatwangije cg ngo bangize ubwoko bwose. Ni icyaha kwanduza ubwoko bwose bwanakorewe jenoside. Ntabwo uburakari bwawe wowe utanga ubuhamya bugomba gutuma urengera ngo urenganye n’abo bitareba. Bikoreshe mu kwitabara wenda kugirango wibonere ubuhungiro ariko uzirikane abavandimwe.

Erega biriya bibazo byose abazungu batubaza batubazanya na ticket y’indege iri mbere yacu, ntibyoroshye! Ntitukamere nka Esawu waguranye umurage we isahane y’ibishyimbo! Ariko nimusitara kugira ngo iyo ticket batayisubizayo, byibura mujye mugerayo mwibuke impumuro y’isano. Erega n’intumwa y’Imana Paul igihe ajuririra I Roma, yabaye akigerayo atuma ku bayuda bose ati nabikoze nitabara ntabwo rwose naje kurega ubwoko! Tujye tumwigana.

Irekurwa rya Karake ritugaragarize ko tugomba kubakira ku bintu bifatika kandi ko uburakari bwacu butagomba kutuvana mu kuri ngo tugere n’aho dusenya n’ibyo twarwaniye. Tugomba kumenya ko Imana ari yo yadushyize mo Umwuka wo gutabara igihugu mu gihe byari bikenewe, uwo mwuka uracyahari uracyatugendamo kandi ku Mana nta gikomeye, ntabwo amahugu bariya bahungu bahorana, agomba gutuma duhinduka,tugahindukirira ibyo twarwanyije.

Imbere ni heza igihe cyose tugenda twemye nta mahugu, tuzahabwa igihugu ho gakondo. Kandi tugume tuzirikana bagenzi bacu b’Abarundi badutabaye nabo bakire uriya mwicanyi Nkurunziza’. Amaso yacu n’amasengesho yacu tuyaherereze ku Burundi dore barugarijwe, iby’iwacu byo bizirangiza kdi na Kagame ntiyiyoroheye nta mpamvu yo kumukoma mu nkokora. Dutahe cyane!

Thomas Sankara H.
8/11/2015


Abanyespanye barasaba Ubwongereza kutareka Lt Gen Karake ngo asubire mu Rwanda

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 Kanama 2015 umunyamategeko wo muri Espagne yasabye ashimitse abayobozi bu Bwongereza kutareka Lt Gen Karenzi Karake ngo ave ku butaka bw’u Bwongereza nyuma y’aho urukiko rw”i London rwanze ko yoherezwa kuburanira mu gihugu cya Espagne ku byaha aregwa by’iterabwoba, ubwicanyi no gushyira ku ngoyi.

Kuri uyu wa mbere ushize tariki ya 10 Kanama 2015 yararekuwe bikavugwa ko ngo yagombaga gusubira mu Rwanda bitarenze amasaha 48, ibi bikaba byarateye ibyishimo no kuvuga menshi ku bayobozi b’u Rwanda tutibagiwe imyigaragambyo y’abatarashimishijwe n’iki cyemezo.

“Turasaba ko General Karenzi Karake yaba abujijwe gusohoka mu Bwongereza kandi icyemezo cyafashwe ku wa 25 Kamena 2015 kikagumishwaho kugeza igihe ijurira kuri iki cyemezo rizaba rimaze kwigwaho ndetse hamaze no gufatwa icyemezo cya nyuma.” :Ibi umunyamategeko uburanira imiryango y’abanya Espagne biciwe mu Rwanda no muri Congo, Jordi Palou-Loverdos yabibwiye ikinyamakuru Digital Journal. Ngo uwo munyamategeko yandikiye Ubutabera bw’u Bwongereza n’ikigo gishinzwe imikoranire mu by’ubutabera mu bihugu by’i Burayi (Eurojust)

Nabibutsa ko kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Kanama 2015, umucamanza Howard Riddle agendeye ku bubasha ahabwa n’amategeko yari yanze ko habaho kohereza Lt Gen Karake kuburanira muri Espagne. Yagize ati: “nyuma yo kwigana neza iki kibazo twasanza ko kuba twakohereza uregwa kuburanira muri Espagne bidashoboka tugendeye ku mategeko y’u Bwongereza! Kuko ubutabera bw’ubwongereza budafite ububasha bwo gukurikirana ibyaha nka biriya byakorewe mu kindi gihugu!”

Igitangaje n’uko umucamanza warekuye Lt Gen Karake ari nawe wemeje ko umuntu waregwaga gukora ibikorwa by’iterabwoba muri Espagne yoherezwayo ibyo bikaba byarabaye muri Mata 2015.

Palou-Loverdos avuga ko ibihugu byose bifite inshingano yo gukurikirana abantu baregwa ibyaha bikomeye mu rwego mpuzamahanga n’iyo nta gihugu cyaba cyasabye ko abo bantu babacyoherereza. Yagaye kandi uburyo ubutabera bw’Ubwongereza bwitwaye muri iki kibazo kuko icyemezo cyo kurekura Lt Gen cyatunguranye ndetse n’umucamanza wo muri Espagne, Fernando Andreu watanze manda zo gufata abasirikare ba FPR 40 atigeze abimenyeshwa ahubwo abacamanza bo muri Espagne babimenye ari uko bivuzwe mu itangazamakuru! Dore ko abafashe iki cyemezo basa n’abakubiranye igihe umucamanza wo muri Espagne wakurikiranaga iki kibazo yari mu kiruhuko yibwira ko hazabaho urubanza mu kwezi kwa Nzeli 2015 nk’uko byari biteganijwe.

Palou-Loverdos asanga kandi ngo ibi byabaye byose byarateguwe maze ibyemezo bigafatwa ngo kuri we  icyemezo cyo kurekura Lt Gen Karake gishingiye kuri politiki kandi ni no kubera igitutu cy’itsinda ry’ababuranira Lt Gen Karake Karenzi rikuriwe na Cherie Blair ngo birazwi ko Tony Blair ari umujyanama wihariye wa Perezida Kagame. Rero ngo birashoboka cyane ko hari inyungu za politiki zagendeweho hakirengagizwa ubutabera.

Ubu ngo abacamanza bo mu gihugu cya Espagne barimo kwiga kiriya cyemezo cy’urukiko rwo mu Bwongereza cyo kurekura Lt Gen Karake maze barebe igikorwa gikwiye cyakorwa hisunzwe amategeko mpuzamahanga.

Nabibutsa ko ababuranira Lt Gen Karake bari bayobowe na Cherie Booth, umugore wa Tony Blair, wahoze ari Ministre w’intebe mu bwongereza akaba anafitanye ubucuti budasanzwe na Perezida Paul Kagame.

Ibiro by’abavoka  biburanira Lt Gen Karake byahisemo guca igikuba bibeshya nkana bivugako impamvu Lt Gen Karake yarekuwe ngo nyuma y’aho abayobozik ba Espagne ngo basanze Lt Gen Karake nta cyaha yakoze gishobora gukurikiranwa muri Espagne no mu Bwongereza!

Mu gihe Leta y’u Rwanda ivuga ko gufata Lt Gen Karake nta shingiro byari bifite, ndetse bamwe mu bayishyigikiye bakemeza ko ikibazo cya manda zo muri Espagne kirangiye, Minister Johnston Busingye we aravuga aziga akemeza ko iki kibazo bagiye gukomeza guhangana nacyo, nk’umunyamategeko kandi uzi ukuntu Perezida Kagame akunda ibyubahiro yemeza we ntacyo yakoze ahubwo ko ngo Perezida Kagame ari we wagize uruhare runini kugira ngo Lt Gen Karenzi arekurwe!

Ariko wa mugani ni nako wasanga binameze none se iyo hatabaho ubucuti bwihariye n’amabanga atagira ingano umuryango wa Kagame n’uwa Blair basangiye Lt Gen Karake yari kurekurwa mu buryo nk’ubu budasobanutse?

Ministre Louise Mushikiwabo we yashize umutima hamwe indege yari itwaye Lt Gen Karake ivuye mu kirere kigenzurwa n’u Bwongeraza ku buryo yahise atangaza ibyishimo bye kuri Twitter!

mushiki

Ikigaragara n’uko hari byinshi n’inyungu byashizwe imbere mu gufata kiriya cyemezo bitandukanye cyane n’uburyo abacamanza bo mu Bwongereza bashaka kwerekana ko bwagendeweho mu gufata kiriya  cyemezo.

Marc Matabaro

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

Iterambere ni iryubakiye ku musingi utajegajega. Uwo musingi ni uwuhe? Ese warashijwe?

$
0
0

Mu bintu byashoboraga gukorwa muri iyi myaka 21 ishize, harimo bibiri byabaye iyanga kandi mu by’ukuri ari byo ibindi byose bisigaye byari kubakiriho ku buryo burambye ndetse buha icyizere buri wese.

Icya mbere gikubiye mu ngingo y’ukuri, ubutabera, ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda. Icya kabiri ni ishingwa ry’inzego nyazo z’ubutegetsi zubahiriza amahame ya demokarasi, inzego zikorera inyungu rusange z’abaturage, abangaba akaba ari na bo bashyiraho abazihagarariye binyuze mu mucyo bityo buri muturage akabaho adatinya kuzibaza igihe zitujuje ibyo zamusezeranyije, kuko na we afite ijambo ku mibereho y’igihugu cye.

Kubaka amazu n’imihanda, kongera umubare w’amashuri n’amavuriro, kugendana n’ikoranabuhanga n’ibindi bikorwa by’iterambere ni ngombwa. Muri uru rwego hari byinshi byakozwe kandi ni intambwe nziza. Ibyo bikorwa byagira akarusho byubakiye ku nkingi izatuma bidahungabana.

Dore ibibazo bibiri abanyarwanda bakomeje kwibaza:

Buri muturage afite ikimutunga? Afite ubushobozi bwo kwivuza no kurihirira umwana we mu ishuri ? Urangije kwiga abona akazi? Ntihariho ababona icyo kurya rimwe ku munsi na byo ari ha Mana? Icya kabiri, baragira bati: » mbese ibyabashije gukorwa byo, byubakiye ku wuhe musingi?

Umusingi n’inkingi mwikorezi bavuga ni ubumwe n’ubwiyunge bwakendereye biturutse ku nzangano n’ubwicanyi ndengakamere burimo na jenoside. Hari iterambere rirambye ritubakiye kuri uwo musingi?

Kutireba mu ndorerwamu ni ukwihenda.

Muri iyi myaka 21 ishize, inkunga y’ amahanga yatanzwe ku bwinshi hagamijwe kuzahura igihugu cyari kivuye mu makuba arimo intambara, ubwicanyi ndengakamere na jenoside. Iyo nkunga yari ikenewe kandi n’ubu iracyakenewe kuko 40% by’ingengo y’imari y’Urwanda igizwe n’iyo nkunga y’ amahanga. Hari abemeza ko mu Rwanda hinjiye n’undi mutungo uruta kure iyo nkunga y’amahanga. Hari abemeza ko hari agahiga n’amafaranga atagira ingano yinjiye mu gihugu mu gihe ingabo z’Urwanda zari Kongo. Ibi n’Umuryango w’Abibumbye LONI, wabikozeho inyandiko

Aho ni ho bamwe banahera bakemeza ko ukurikije ubwinshi bw’amafaranga yinjiye mu Rwanda, hashoboraga no kubakwa ibikorwa by’amajyambere birenze ibyo rubanda ibona uyu munsi ndetse nta cyari kuba gitangaje. Aha baba bashaka kuvuga ko hari n’akayabo kigiriye mu mifuka y’abantu ku giti cyabo. Ababikurikiranira hafi bazi ko hari abafite nk’ibya « Mirenge ku Ntenyo »; imitungo yababanye myinshi bagahitamo kwandikisha imwe ku bantu mu buryo bwo kwiha akabanga ariko ay’ubusa rubanda irabimenya. Gutunga byinshi bivuye mu nzira nziza, byo ntakibi kirimo. Aho rubanda igira uburenganzira bwo kubaza no kwibaza ni iyo igice kinini cy’umutungo cyihariwe n’umuntu umwe cyangwa n’abantu mbarwa mu gihe mu baturage hari abavoma ibirohwa.

Ubumwe ni ngombwa ku gihugu

Kuki hari abavuga ko ubumwe n’ubwiyunge bwakomeje kuyoyoka, bugahumira ku mirari kandi bwari ibanze n’imfundo rihatse indi mibereho? Niba abategetsi bo bihanukira bakavuga ko ibintu byifashe neza, hari aho bitaniye no gutwika inzu ugashaka guhisha umwotsi? Bitaniye he no kwireba mu ndorerwamo ukabona ufite ingonera aho kuzikiza ukayijanjagura ngo irakubeshyera? Uburyo bwo gukosora burundu ibyangijwe n’amateka mabi, ni ukwemera gutanga ikiguzi cy’ubumwe n’ubwiyunge.

Icyo kiguzi cyangwa igiciro ni ikihe?

Ubwo bumwe n’ubwiyunge bushamikiye ku kuri n’ubutabera. Uretse n’Urwanda nta kindi gihugu cyavuga ko gifite aho gishingiye, mu gihe imitima y’abana bacyo ihabye, itatanye cyangwa inyanyagiye ishyanga atari uko yabihisemo gutyo. Iki kibazo iyo kigeretseho ko hari ababona ifunguro rimwe ku munsi na byo bigoranye, kuvuga iterambere bisaba kugenza make. Mu ijambo yavuze ataha amagorofa abiri yuzuye mu mugi wa Kigali (City Hall na M. Peace Building), perezida Paul Kagame hari aho yabwiriyemo abahunze ngo bazaze barebe aho ibikorwa by’amajyambere bigeze. Ese koko abo bahunze ntibakurikira? Ntibazi aho igihugu kigeze n’ukuntu itumanaho ribyoroshya muri iki gihe?

Umusingi n’inkingi mwikorezi igihugu nk’Urwanda cyakubakiraho imibereho irambye ni ukuri, ubumwe, ubwiyunge, n’uburenganzira busesuye kuri buri muturage. Muri Nyakanga 1994 hajyaho ubutegetsi bushya byari muri gahunda na disikuru. Hakozwe iki se, ko n’abari bafatanye agatoki mu kandi icyo gihe, bamwe muri bo ko bafashe iy’ubuhungiro, abandi bakicwa.

Ni byo koko bamwe mu bahunze mu w’1994, barahungutse. Ni byo koko ubutegetsi bwashishikarije abantu gutahuka. Nyamara igitangaje ni uko bamwe mu bari muri ubu butegetsi batahwemye na bo ubwabo guhunga. Urugendo rurakiri rwose kuko no mu basangiye akababaro ko mu ishyamba harimo abarebana ay’ingwe, kugeza n’aho kwihekura izuba riva. Abari ku butegetsi bo bavuga ko ibintu bimeze neza kugeza kuri 80%.

Abanyarwanda bafitiye icyizere nde?

Birashoboka ko hari abatekereza ko nta bundi butegetsi bwabaha umutekano, amahoro no guhirwa, nk’uburiho muri iki gihe. Aha ariko nta n’uwakwiyibagiza ko mu gihugu uwo munezero udafitwe na buri wese. Hari benshi batanafite na kimwe mu bintu nkenerwa biza imbere y’ibindi mu mibereho y’abantu. Icya mbere muri byo nta kindi ni ukugira ikigutunga no kudacuzwa ubuzima amanzaganya. Amikoro afitwe na mbarwa. Abakurikira imibereho yo mu Rwanda bavuga ko igice kinini cy’imitungo kiri mu maboko y’abantu babarirwa ku ntoki.

Kimwe mu bimenyetso by’ubukene bushobora kugera no ku butindi ni ukurwara amavunja. Ababoneye abandi izuba bemeza ko amavunja yo kuri kiriya kigero atigeze agera hariya! Ugeze ku kibuga cy’indege, agatambagira umurwa mukuru, agasubira imahanga ataganiriye n’uwaburaye cyangwa n’uwashomereye yibwira ko Urwanda ari paradizo.

Umutekano n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu byifashe bite?Umuturage afite cyizere ki mu mutima we mu guhugu, umuntu nka Rwigara Assinapol yicwa kuriya nk’uko byasobanuwe n’umufasha we n’abana, abakamurinze ngo bakabaha urw’amenyo ? Niba umuntu w’igikomerezwa, wanafashije abari ku butegetsti kubugeraho ahita gutya, umuturage usanzwe yashyira umutima mu gitereko ate ? Umuturage usanzwe azatinyuka ate guharanira uburenganzira bwe, nyuma yo kwibonera ibintu nka biriya, cyane cyane ko bimusarika ubwoba buhoraho? Ubuhamya butangwa na EmérenceKayijuka murumuna wa Adéline umufasha wa Rwigara ni ikimenyetso gikomeye ko ubwoba mu banyarwanda burenze urugero. Ese si aha bihera aho bamwe bahitamo kuvuga gusa ibyo bibwira ko byashimisha abafata ibyemezo nyamara bitandukanye n’ibyo bafite ku mutima kugira ngo baramuke kabiri?

Opozisiyo ifite umuti w’ibibazo?

Abantu bakunze kubaza abifuza kujya ku butegetsi bati : »umushinga mufite ni uwuhe uretse kunenga abo mwifuza gusimbura » ? Ni ikibazo gifite ireme gikwiye no gusubizwa abo kireba. Niba abantu bakibaza inshuro zirenze imwe, ebyiri, ni uko abo kireba bakwiye kugaragaza ko ku buryo bunononsoye niba hari umushinga ufatika bafitiye igihugu. Niba uwo mishinga cyangwa iyo mishinga izakosora ibitagenda ihari, ikwiye gutangarizwa abanyarwanda mu nzira zose zishoboka. Hari ababikora ku mbugankoranyambuga na « internet ». Ni imwe mu nzira ariko ntibigera kuri bose.

Ku munsi wa none hari ikindi umuntu yakwibaza. Ni ikihe gisubizo opozisiyo iha abibwira ko amakiriro yabo ashingiye gusa ku ngoma iriho muri iki gihe? Hari n’abumva ko ibintu byatunganye, ko kandi bafite iby’ibanze byose. Hari nabashishikajwe gusa n’uwabihera igihugu gituje, bakiga, bakabona akazi, bagakora imirimo inyuranye, bakihingira, bakorora, bakavuga icyo batekereza batabanje gukebaguzwa. Aba bose babwirwa iki gifatika n’abakora politiki? Bikorwa mu zihe nzira?

Uretse abababaye kubera umukeno, akarengane n’ibindi, hari n’abandi, abashaka kuyobora bagomba kubonera igisubizo kibanyuze niba bashaka kugera ku butegetsi no gushyiraho impinduka nziza. Hari abatekereza ko ibyo bamaze kugeraho byayoyoka habaye ihinduka ry’ubutegetsi. Abo se hari igisubizo kinononsoye opozisiyo ibaha kibumvisha neza ko kugera ku butegetsi bitazabaviramo igihombo ? Hari n’abatekereza ko umutekano no kuramuka babikesha gusa Jenerali major Paul Kagame watsinze urugamba ubu akaba ari ku butegetsi. Aba se bo, abifuza kugera ku butegetsi ntibafite akazi ko kubumvisha ko batahungabana ubutegetsi buhindutse ? Niba gutanga iryo humure bishoboka, opozisiyo niyerekane uko abo bantu bashira impungenge.

Kutemera cyangwa kutamenya uburwayi?

Abanyarwanda baciye umugani ngo « ushaka gukira indwara arayirata »
Ku itariki ya 17 Nyakanga 1994, nyuma y’ubwicanyi ndengakamere bwakorewe abanyarwanda bukanabamo jenoside yakorewe abatutsi hagiyeho Leta yiswe iy’ubumwe bw’abanyarwanda.
Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi abanyuze muri ubu butegetsi nyuma bakavanamo akabo karenge, bagahungira mu mahanga, ntawakora urutonde rw’abo ngo aruve inyuma. Muri bo harimo abasivili n’abasirikare.

Harimo abayoboye Intekonshingamategeko ( Yozefu Sebarenzi, Alfred Musangamfura), ababaye ba Minisitiri w’Intebe (nka Faustin Twagiramungu, Pierre-Célestin Rwigema watahutse ejobundi amaze kwemera kuyoboka ubutegetsi), ababaye abaminisitiri (nka Seth Sendashonga wiciwe Kenya, Amb. J.M.V. Ndagijimana, Ambas. Dr Anastase Gasana, Célestin Kabanda, Théobald Rwaka, Jean-Baptiste Nkuliyingoma, Patrick Habamenshi, Drocella Mugorewera, André Habib Bumaya, Protais Mitali n’abandi.), abari abasirikari bakuru ( nka ba Jenerali Kayumba Nyamwasa, Jenerali Habyalimana Emmanuel, Colonel Balthazar Ndengeyinka, Koloneli Patrick Karegeya wiciwe Afrika y’Epfo, ba Major J.M. Micombero, Robert Higiro, Major Alphonse Furuma, Major Mupende, n’abandi). Nta kindi gihugu ku isi gihungwa n’abategetsi n’abasirikare bangana batya mu butegetsi bari basanzwemo.

Uwajya imbere y’abanyarwanda akavuga ko nta mpamvu ifite ishingiro yatumye abantu nkaba bahunga yaba ari umunyakuri? Aba bose bahunze kubera ibyaha? Ubumwe buri he? Buri he, ko na bamwe mu basangiye akabisi n’agahiye barebana ay’ingwe? Nta gihugu na kimwe cyo ku isi cyatinyuka kuvuga ko ibintu bigenda neza mu gihe ubumwe bwahungabanye. Umusingi n’inkingi mwikorezi igihugu cyubakiraho nta yindi uretse iy’ubumwe. Ku gihugu nk’Urwanda, iyo nkingi inagendana rimwe na rizima n’iy’ubwiyunge kubera amacakubiri yabayeho.

Aha nanone abaturage barabaza abategetsi bati: « ariko mwibwira ko atari mwe ba mbere mwari mukwiye kwiyunga n’abo mutabona ibintu kimwe »? Abasesengura ikibazo cyUrwanda bemeza ko abaturage nta makimbirane na mba bagirana mu gihe yaba atarangwa ku bahatanira ubutegetsi mu nzira mbi; za zindi zinyonga, zigafunga cyangwa zigacira ishyanga ushatse kuvuga ibyakosorwa, mu gihe bitanyuze nyirububasha mu gihugu cyangwa ugaye ibikorwa bibi.

Ntawakwirengagiza ko mu mpunzi harimo n’izo mu w’1959 zitaratahuka. Urugero rwa hafi ni umwami Kigeli III Ndahindurwa ujya atangaza ko inzira y’ubumwe itaragerwaho neza, bityo ngo yiyemeze gutaha. Hari impunzi zo mu w’1994 zikiri nyinshi hirya no hino ku isi. Si uko zashimye amahanga ahubwo ni uko hari izidafite icyizere cy’imibereho n’umutekano mu gihugu zikomokamo.

Hari imvugo n’imigirire ituma bamwe barushaho gukangarana no kwiheba. Mu gihe igihano cy’urupfu cyavanywe mu mategeko, ni gute abanyarwanda basobanurirwa ko hari abarukwiye kandi igihugu kitari mu ntambara? Urugero muri nyinshi zindi ni ijambo ry’umukuru w’igihugu tariki ya 12 Mutarama 2014. Kubanisha abanyarwanda no kubumvikanisha biruta kure ihangana ricuza bamwe ubuzima.

Hari abibaza niba haramutse habayeho inyubako z’agatangaza ariko hakabura umutima, ubumuntu, gukunda igihugu nyabyo, gukorera inyungu z’abagutoye n’abataragutoye, niba byaba atari ugutera intambwe imwe imbere n’eshatu inyuma? Ni ikibazo buri wese yazirikanaho, by’umwihariko abanyapolitiki.

mulindahabi

Jean-Claude Mulindahabi

Ni umunyamakuru w’umunyarwanda uba mu gihugu cy’ubufaransa, inyandiko ze nyinshik mwazisanga ku rubuga rwe rwitwa EJCM INFO

Icyo nsaba urubyiruko rw’Ihuriro Nyarwanda: Tuganire twubaka aho guta umwanya dusingiza abayobozi nkuko bikorwa na leta y’agatsiko kari muri FPR.

$
0
0

Maze iminsi nkurikira inama nyinshi zitegurwa n’urubyiruko nyarwanda rubarizwa mu Rwanda cyangwase mumahanga. Muri izo nama zose usanga ntakintu kivugirwamo usibye gusingiza “impanga ya Yezu” perezida kagame. Nibaza kandi akayabo ka zamiliyoni gakoreshwa muri izi nama ariko ntihagire ikintu kiganirwamo uretse gusingiza Kagame. Niyo mpamvu nfashe aka kanya gato ngo ngire inama urubyiruko rw’ihuriro Nyarwanda nanjye mbereye umuyoboke indangagaciro nyazo zaturanga twirinda gupfusha ubusa umwanya.

Urubyiriko rw’u Rwanda ruri mubibazo bikomeye aho usanga benshi muribo batagira imirimo ahubwo leta ikabakoresha amakosa akomeye. Turabizi neza ko abasore babanyarwanda bagiye bicirwa muri Congo mu ntambara zagiye zitegurwa na Kagame aho benshi n’ubu zabateye ubumuga abandi bagategekwa kwica benewabo kugirango barebe ko batera kabiri.

Rubyiruko rw’ihuriro ndabasaba ko twaganira twibuka bagenzi bacu badafite uruvugiro nubwo bugarijwe n’ibibazo byinshi. Ibi kandi mbihuza nokuba twe tubona uburyo bwo kwinegura, kunenga ndetse no kunga abanyarwanda tunyuze munzira ya demokarasi atari iriya iririmbwa mu Rwagasabo kandi tuzi neza ko abantu bakomeje kwicwa umusubizo abandi bakaburirwa irengero tutiyibagije abatotezwa nkuko bimaze iminsi bikorerwa umuryango wa nyakwigendera Rwigara n’abandi batinya kuvuga ibibakorerwa.

Twige umuco wo kuvugisha ukuri duharanira amahoro n’ubutabera byabaye amateka mu rwatubyaye tugerageza kwishiragahamwe tutavangura nkuko Kagame n’agatsiko ke babigenza. Mu nama duteganya guhuriramo iburuseli kuya 15/08/2015.

Izi ni zimwe mundangagaciro zikwiye urubyiruko rw’ihuriro:
Urukundo n’ubunyangamugayo
Guharanira amahoro n’ubutabera
Kuvugisha ukuri no kuguharanira
Kurwanya ikintu cyose cyadutandukanya nk’abanyarwanda
Kurwanya ikinyoma no kucyamagana
Kurwanya ubugambi uko bwasa kose
Kwiremamo icyizere no gukora cyane

Niturangwa n’iyi myitwarire ntakabuza tuzagera kw’iterambere ryubakiye kuri demokarasi kandi nibwo tuzaba umusemburo w’uburenganzira bwa muntu bwaciwe mu gihugu cyacu. Reka ndangize nkangurira urubyiruko nyarwanda rutuye mu Rwanda no mumahanga ko twaharanira ukuri tugatsinda ikinyoma n’akarengane. Iki n’igitekerezo cyanjye bwite

Mugire amahoro y’Imana

Impuruza mu Rwagasabo

Impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu/human rights activist

Amashyaka 5 arawanya ubutegetsi bwa FPR yishize hamwe!

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Kanama 2015, i Bruxelles  mu Bubiligi hateganijwe ikiganiro mbwirwa ruhame n’abanyamakuru kigamije gusonanura umugambi amashyaka 5 arwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda buyobowe na Perezida Paul Kagame yafashe wo gukorera hamwe. Ayo mashyaka ni  RNC, FDU Inkingi, Amahoro PC, PDP Imanzi  na PS Imberakuri.

Ababa bakeneye ibindi bisobanuro bahamagara abahagarariye aya mashyaka:

Jean-Damascène Munyampeta (PDP-Imanzi)
0477971465

JB Ryumugabe (PS Imberakuri)
0486460824

 Jean Marie Micombero (RNC)
0483493405

Joseph Bukeye (FDU-Inkingi)
0478973762

Bonanventure Habimana wahoze ari umunyamabanga mukuru wa MRND yitabye Imana

$
0
0

Bonaventure Habimana wamenyekanye cyane ku izina rya MUVOMA yitabye Imana kuri uyu wa gatatu tariki 12 Kanama 2015 aguye i Buruseli mu Bubiligi.

Uyu mugabo wavukaga mu cyahoze ari Komini Shyorongi muri Kigali, yakoze imirimo ikomeye mu Rwanda cyane cyane mu gihe cya Repubulika ya 2 ku butegetsi bwa Perezida Yuvenali Habyalimana:

-Yabaye MInistre w’ubutabera  hagati ya 1973 na 1976

-Hagati ya 1976 na 1991 yabaye umunyamabanga mukuru wa MRND benshi bitaga MUVOMA, muri icyo gihe uwo mwanya wari ufite agaciro nk’aka Visi Prezida.

Kubera uwo mwanya yari afite yaje kwitirirwa MUVOMA akaba ari ryo yari azwiho na benshi ku buryo n’aho yari atuye hari hariswe “Kwa Muvoma”!

Nyuma ntabwo yongeye kugaragara muri Politiki kugeza mu 1994. Nyuma yaje gutaha mu Rwanda afungwa igihe kitari gito nyuma arekurwa nta n’urubanza rubayeho! Nyuma yaje guhungura mu gihugu cy’u Bubiligi akaba ari naho yaguye.

Asize umugore, abana 5 n’abuzukuru akaba atabarutse afite imyaka 80.

Imana imuhe iruhuko ridashira.

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

Burundi: Col Jean Bikomagu yishwe!

$
0
0

Amakuru ava i Bujumbura mu Burundi aravuga ko Col Jean Bikomagu wigeze kuba umugaba w’ingabo z’u Burundi ku butegetsi bwa ba Perezida Ndadaye, Ntaryamira, Ntibantunganya na Buyoya yishwe arasiwe imbere y’iwe mu gace Kabondo mu mujyi wa Bujumbura kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Kanama 2015 ubwo yari avuye mu misa ahagana isaa sita n’igice (12h30)! Umukobwa we bari kumwe we yakomeretse ajyanwa kwa muganga. Ababibonye biba bavuga ko yarashwe n’abantu bari kuri moto bahise bagenda.

Col Bikomagu yavuzwe cyane ko yaba yaragize uruhare mu iyicwa ry’uwari Perezida w’u Burundi mu 1993, Bwana Melchior Ndadaye akaba yari umuhutu kandi ari we Perezida wa mbere u Burundi bwari bugize uvuye mu matora aciye mu mucyo. Ariko Col Bikomagu yakomeje kubihakana n’ubwo Umuryango w’Abibumbye mu cyegeranyo cyawo wavuze ko Col Bikomagu yari inyuma y’iryo yicwa.

Col Bikomagu yari yaravuye mu gisirikare ntabwo yigeze akurikiranwa kuri ubwo bwicanyi, yahise ahabwa akazi muri sosiyete ya Leta y’ubwishingizi “SOCABU” ntabwo yagaragaraga muri politiki. Ariko kuri benshi yagaragaraga nk’ikimenyetso cy’ingabo z’u Burundi za Kera (FAB) zari ziganjemo abatutsi gusa zahanganye n’inyeshyamba za CNDD FDD kugeza igihe habereye amasezerano y’amahoro ingabo zombi zikavangwa.

Urupfu rwa Col Bikomagu ruje hashize gusa ibyumweru 2 uwahoze ari umukuru w’inzego z’iperereza mu Burundi, Lt Gen Adolphe Nshimirimana nawe yishwe arashwe mu mujyi wa Bujumbura.

Nabibutsa ko igihe Lt Gen Adolphe Nshimirimana yari umugaba w’inyeshyamba za CNDD FDD nibwo na Col Bikomagu yari umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi.

N’ubwo bwose umuntu atabihamya ijana ku ijana hari amakuru yagiye avugwa kenshi ko bamwe mu bayoboke b’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi barahiriye kwihorera bakica umuntu wo ku rwego rumwe na Lt Gen Adolphe Nshimirimana mu ruhande rw’abo bahanganye ngo kandi ibyo ngo byagombaga gukorwa mbere y’ishyingurwa rya Lt Gen Adolphe Nshimirimana.

Ariko bamwe mu bakurikiranira hafi ibibera i Burundi b’abanyarwanda, bagereranya izi mpfu za Col Bikomagu na Lt Gen Nshimirimana nk’umukino wa politiki ugamije guteza intambara y’amoko n’ubwicanyi mu Burundi kugira ngo amahanga ashyirweho ubutegetsi yihitiyemo butavuye mu baturage, kandi ubwo bwicanyi bifuza ko buba bukaba bwaba urwitwazo rwo kuzitira demokarasi nk’uko mu Rwanda bimeze kugeza ubu iturufu ya Genocide ikoreshwa mu gukumira demokarasi no gutsimbataza FPR ku butegetsi.

Hari uwagereranyije izi mpfu nk’urupfu rwa Felisiyani Gatabazi na Martin Bucyana mu Rwanda mu 1993, aho bose bishwe na FPR bigatuma abayoboke babo basubiranamo byose bigashyirwa ku mutwe wa Perezida Habyalimana n’amahanga yari ashyigikiye FPR.

Ese niba abahutu b’i Burundi n’abashyigikiye CNDD FDD basa nk’abihanganiye urupfu rwa Lt Gen AdolpheNshimirimana, abatutsi bo n’ababaye mu ngabo z’u Burundi za Kera barihanganira urupfu rwa Col Bikomagu?

Tubitege amaso!

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

Kuki Lt Gen Karenzi Karake yatashye aciye mu cyanzu?

$
0
0

Amakuru akomeje kuvugwa ni itahuka mu Rwanda rya Lt Gen Karenzi Karake kuri uyu wa kane tariki ya 13 Kanama 2015, imitahire ye yateye benshi kwibaza kuko uretse abantu bake bo muryango we nta muyobozi cyangwa umusirikare wo mu rwego rwo hejuru wahakandagiye!

Ibi bikaba byibutsa benshi igihe Lt Ge Kayumba Nyamwasa apfusha umubyeyi we hakabaho ibikorwa byo kubuza abayobozi bakuru baba aba gisirikare cyangwa aba gisiviri kumutabara!

Ababonye imyigaragambyo yabaye i Kigali imbere y’Ambasade y’Abongereza n’amagambo yatangajwe n’abayobozi b’u Rwanda kongeraho ingufu zashyizwe mu kigega kiswe Ishema ryacu akanitegereza uburyo Lt Gen Karake yakiriwe ku kibuga i Kanombe umuntu asanga bihabanye cyane ku buryo umuntu atabura kwibaza impamvu.

Iyo umuntu asesenguye neza asanga ingufu zashyizwe muri iki kibazo na Leta y’u Rwanda zitari zishingiye ku gufasha Lt Gen Karenzi ubwe ahubwo hari hagamijwe gukingira ukuri n’amakuru yari kujya hanze mu gihe haramuka habaye urubanza mu mizi mu gihugu cya Espagne.

Nyuma Lt Gen Karenzi amaze kurekurwa hagaragaye ibyishimo byinshi ariko bivanze n’impungenge z’uko yakongera agafatwa cyangwa urukiko rukisubiraho dore ko ababuranira abanyaespagne yari bagaragaje ko uburyo Lt Gen Karake yarekuwemo budasobanutse habayeho kumugarura mu Rwanda shishi itabona ndetse abayobozi b’u Rwanda nka Ministre Mushikiwabo bariruhukije indege irenze ikirere kigenzurwa n’u Bwongereza.

Igitangaje n’uko abantu bararaga cyangwa barazwaga imbere ya Ambasade y’abongereza  i Kigali nta n’umwe wakandagiye ku kibuga i Kanombe! Tuvuge ko batamenye ko Lt Gen Karake yaje? Bababujije kugera ku kibuga se? Niba barababujije babujijwe na nde?

Isesengura rigaragaza ko Perezida Kagame yari amaze gukoresha ingufu nyinshi (zirimo n’inshuti ze bwite nk’umuryango wa Blair) ntabwo yifuza ko Lt Gen Karake ataha nk’intwali ngo ingufu ze zibe nyinshi mu gihugu mu gihe akazi gakomeye karakozwe na Kagame akoresheje inshuti ze bwite.

Na Lt Gen Karake ubwe azi ko ubu ari mu mazi abira kuko hari byinshi agomba gusobanurira Kagame birimo ukuntu yafashwe atari abizi kandi biri mu kazi ashinzwe ko kumenya ibi byose. Dore ko iminsi mike mbere y’uko afatwa  handitswe inyandiko zisaba afatwa bimaze kumenyekana ko ari ku butaka bw’u Bwongereza

Lt Gen Karake nk’umuntu Kagame asa nk’aho atareba neza kandi benshi bemeza ko afitanye ubucuti na bamwe mu barwanya ubutegetsi cyane cyane abo bakoranye kera mu ngabo za FPR nta kuntu aya makosa y’uburangare Lt Gen Karenzi yakoze Kagame n’abandi bazirana na Lt Gen Karake  nka ba Gen Jack Nziza na James Musoni batayitwaza ngo ajye ku gatebe abe aka Lt Col Rose Kabuye.

Igiteye impungenge gusa ni uko Lt Gen Karenzi yahabwa agahenge na shebuja ngo akosore amakosa yakoze afatwa. Ibi bikaba byavamo kwibasira abamufatishije n’imiryango yabo cyangwa ibindi bikorwa bigamije gushimisha Kagame ubundi Lt Gen Karake yirindaga gukora kuko yabaga atabishyigikiye cyangwa abona bishobora kuzamugiraho ingaruka nk’izo yaboneye mu bwongereza.

Twasoza tuvuga ko niba Kagame adakoreshejwe n’uburakari ngo ashyire Lt Gen Karenzi ku gatebe agiye kumugira umugaragu uhoraho ugiye gukoreshwa ibidakorwa byose yigura ubuziraherezo.

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com


FPR yamize Kiliziya cyangwa byarakundanye?

$
0
0

Ni henshi twumva ubukristu bwatabaye abantu bigeze ahakomeye. Ibibazo u Rwanda rurimo ntawutabibona, n’umwana wiga mu mashuri abanza yabibona. Imana y’i Rwanda izadutabara ite niba abakagombye kuyibwira gusumbya abandi , batabona batumva ibyo badusabira. Bicecekeye, biyicariye.

Umubano wa Kiliziya n’ubutegetsi bwa Leta.

Ubundi hagati ya Kiliziya n’ubutegetsi haba hari umurongo ngenderwaho mu mibanire yabo. Ni ibintu byagiye binozwa mu mateka bahereye ku bibazo by’imibanire bagiye bagirana rimwe na rimwe hakazamo n’amakimbirane. Ku buryo muri Kiliziya ku rwego rw’isi hari ibiteganijwe muri rusange.

Na none rero buri gihugu kikagira uko giteye mu mateka yacyo no mu bagituye. Ibi bisaba ko abayobozi ba Kiliziya muri buri gihugu bagira uko babyitwaramo bagendeye ku mirongo migari ya itangwa na Vatikani.

Nk’uko byagiye bigaragara mu mateka rero ahenshi abanyapolitiki baba bashaka gukoresha abanyamadini kuko bumvwa cyane n’abaturage.

Mu Rwanda 48 % by’abanyarwanda ni abakristu gatolika.Byongeye kandi Kiliziya gatolika ikaba yaragize uruhare rugaragara mu gutuma u Rwanda rumera uko rumeze ubu. Ntiwavuga u Rwanda, ntiwavuga amateka y’u Rwanda wirengagije Kiliziya gatolika.

Ubutegetsi bwa FPR rero iyo turufu yo gukoresha abanyamadini bwarayikoresheje cyane, kuva bakiri mu ishyamba kugera n’uyu munsi. Urugero rwa hafi ni uruhare rw’ Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabale Myr Harelimana Barnabas mu ntambara ya FPR . Yari yarabahaye amazu bakoreramo ndetse amanama menshi niho yaberaga batarafata Umulindi wa Byumba.Ibi birazwi kuko byageze n’aho Vatikani imweguza ku buyobozi bwa Diyosezi ya Kabale. Ni urugero rumwe muri nyinshi.

No muri Kiliziya mu Rwanda hari abihayimana n’abapadiri bafashije FPR mu gihe cy’intambara. Babikoze ku buryo bunyuranye, uwashaka kubikoraho ubushakashatsi ntibyamugora.

FPR imaze gufata ubutegetsi ubwo buryo yarabukomeje. Bimwe mu byo yakoze ni ukwica abapadiri n’abihayimana benshi b’abahutu bensh bashoboka ndetse n’abanyamahanga itabarebeye izuba ngo batazavuga ibibi babonye ikora. Yarabishe kugera no mu mashyamba yo muri Kongo. Amazina arazwi, n’aho biciwe harazwi, abenshi ntibaranashyingurwa. Abarokotse yarabafunze abandi barahunga. Abasigaye yababitsemo ubwoba butuma baceceka burundu.

Ikindi FPR yakoze kugira ngo igenzure Kiliziya gatolika neza, ni ukugira abapadiri bahagararira inyungu zayo muri Kiliziya. Ubundi bagacungana no kubeshya Vatikani nk’uko babeshya ONU, ibihugu by’ibihangage ndetse n’indi miryango mpuzamahanga. I Vatikani lobbying yarakozwe na n’ubu iracyakomeza.

Urugero nk’iyo hari ibyo bagomba kujyaho inama muri Kiliziya, abahagarariye inyungu za FPR barabanza bakareba niba ibitekerezo bitangwa bitabangamiye gahunda za FPR.

Ntibitangaje rero iyo akarengane n’ubugome bw’indengakamere n’andi mahano bikorwa, Kiliziya irebera, ikicecekera. Ivanguramoko mu nzego zose rikaba umuco, abasenyeri ntibatinye kwamamaza politiki y’ivanguramoko nka “Ndi umunyarwanda”. Bagashyigikira politiki ihuguza abantu ibyabo ibakenesha nk’ “Ikigega Agaciro”, bakandika amabaruwa abishyigikira. Kubeshya , “gutekinika” bikaba umukino kugera aho byigishwa mu mashuri. Ingero ni nyinshi umuntu yazirondora mu yindi nyandiko yihariye.

Uko kugenzura no gukorera muri Kiliziya ni byo bituma itabasha no kwisobanura ku birego bayirega. Hagashira imyaka isaga 20 bayirega kugira uruhare mu gutegura jenoside ntigire icyo ibwira Abanyarwanda. Hagati aho abakiri bato bageraho bakumva ari byo.

Rimwe twigeze kujya muri bya biganiro byo mu kwa kane, mu gihe cy’icyunamo . Nibutseko ibi biganiro biba byateguriwe i Kigali muri “Ibuka” bikavugwa mu midugudu yose y’u Rwanda. Bagategeka abarimu kujya kubisomera abaturage. Inyigisho yatanzwe icyo gihe yerekanaga uruhare rw’amadini muri jenoside ari mu by’ukuri bakavuga Kiliziya gusa. Hakaba aho bemeza ko Kiliziya zose ziciwemo abantu. Ubundi bakerekana ubugome bw’abapadiri mu mahano yagwiriye u Rwanda.

Nyuma twaje kubaza umupadiri wari aho impamvu babarega bumva bakicecekera. Tumwereka ko iyo bacecetse baba bemeye ko ibivugwa byose ari byo. Tumwereka zimwe mu ngaruka z’ibyo bintu: Abana bumva bavuga ubugome bw’abapadiri ntibamenya gutandukanya abapadiri bavugwa n’abapadiri muri rusange. Mu gihe kizaza kwemeza ko umupadiri ari umuntu mubi ko Kiliziya Gatolika yahekuye u Rwanda bizaba byoroshye kuko bizaba hashize byarigishijwe imyaka myinshi abo bireba biyicariye, bicecekeye. Abayobozi ba Kiliziya mu Rwanda barayisenya barerebera cyangwa bakabigiramo uruhare. Ntacyo yongeyeho yaricecekeye.

Ni uguceceka cyangwa ni ubushishozi?

Impamvu z’iyo myitwarire ndazibona ku buryo bubiri.

  • Hari gahunda ya FPR yarangije gucengera Kiliziya mu Rwanda no kuyipfuka umunwa n’amaso kugira ngo itayibangamira. Ku buryo iyo hari umupadiri cyangwa uwihayimana ushatse kwiha gusesengura ibintu no kubisobanura ahita agongana na FPR ihabwa amakuru n’abapadiri ndetse n’abihayimana bahagarariye inyungu zayo hirya no hino mu gihugu. Ubundi muri Kiliziya habaga ibanga ariko ubu inama iyo ariyo yose ibaye muri Kiliziya, ndetse n’iy’abepiskopi, FPR ihita ibona raporo inama ikirangira. Ibi bifitiye akamaro FPR rero kuko nta wundi utekereza hanze yayo. Ni ukureba ibyo bakweretse , ugatekereza ibyo bashaka ukavuga ibyo bakubwiye. Ku gihugu nk’u Rwanda kidafite impuguke nyinshi kandi tuzi ko na nke dufite hari umubare munini muri Kiliziya ni akaga. Hatekereza abantu bake bagenwe na FPR abandi bagakurikira. Niyo mpamvu “gutekinika” byoroshye, kuko ntawusesengura ibyo binyoma.Ibije byose ni gahunda za Leta n’iyo zaba zinyuranije n’inyigisho za Kiliziya, padiri aba uwa mbere mu kuzikurikiza asiganwa n’abandi baturage.
  • Impamvu ya kabiri tuyisanga mu mateka y’igihugu cyacu no mu mateka ya Kiliziya mu Rwanda. Kenshi imbere y’amahano Kiliziya yagiye iceceka bigatuma yiyaka ijambo buhoro buhoro. Turebye gusa iyi myaka makumyabiri irenga y’ingoma ya FPR; hari ibintu byinshi bibi byabaye Kiliziya yagombye kuba yaramaganye iricecekera. Uko imyaka yagiye ihita niko yiyambuye ububasha.Hari ubwicanyi bwinshi bwabaye, hari akarengane gakabije gakorerwa abaturage: kubasenyera amazu, kubambura imitungo yabo no kuyangiza, imisanzu idakurikije amategeko ikenesha abaturage, isumbanya rikabije mu mashuri no mu gutanga imirimo, imanza zishingiye ku maranga mutima, by’umwihariko kurebera ivanguramoko rigenda rikura ntigire icyo ivuga. Ibi byose yashoboraga kubivugaho ikurikije ubutumwa bwayo kandi bigafasha abanyarwanda.

Sinzi aho ubushishozi bwaba buherereye muri ibi byombi. None se ko imyaka ibaye makumyabiri iracyashishoza? Iryo shishoza se rizatumarira iki? Kuzasaba imbabazi mu myaka ijana iri imbere, kandi uyu munsi tubibona. None se ibyabaye ku butegetsi bwa Habyalimana n’abamubanjirije byatwigishije iki? Amateka ntacyo yatwigishije niba dukomeza gusubira mu makosa amwe.

Ibiboneka ni uko FPR yamize Kiliziya ikayipfuka umunwa, amatwi n’amaso.

Abasenga ntimurambirwe u Rwanda rukeneye amasengesho yanyu.

Musangwa Emmanuel

Col Bikomagu yazize iki?

$
0
0

Ku wa gatandatu tariki ya 15 Kanama 2015 inkuru yakwiriye hose ko Col Yohani Bikomagu wigeze kuba umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi yishwe arasiwe imbere y’iwe mu mujyi wa Bujumbura. Ndetse n’umwana we w’umukobwa agakomereka.

Hari benshi bahise batunga agatoki uwo bashaka bemeza ko ari we umwishe ariko nta kubanza gusesengura impamvu akenshi hagashyirwa imbere amarangamutima y’amoko cyangwa y’amateka yo mu bihe byashize. Hakirengagizwa inyungu za politiki zishobora kuba zihishe inyuma y’uru rupfu dore ko n’urupfu rwa Lt Gen Nshimirimana narwo rurimo urujijo rwinshi.

Twe tubibona dute?

Ku ruhande rwacu hari uburyo bubiri bushoboka umuntu yasobanura urupfu rwa Col Bikomagu:

-Uburyo bwa mbere n’uko Col Bikomagu yishwe n’abashyigikiye ubutegetsi buriho mu rwego rwo guhorera Lt Gen Adolphe Nshimirimana. Impamvu n’uko byavuzwe kenshi ndetse na benshi ko abakundaga Lt Gen Adolphe Nshimirimana bari bahigiye kumuhorera bica undi muntu wo mu rwego rwo hejuru w’umututsi ngo bimare umujinya bibe kimwe kuri kimwe.

Ikindi n’uko abo babivugaga bamwe bari mu nzego z’iperereza banafite ubushobozi bwo gukora igikorwa nka kiriya cyo kwica Col Bikomagu dore ko gutegura igikorwa nka kiriya bisaba kuba abagiye kugikora bafite amakuru ahagije bafite aho bahita bahungira cyangwa ubakingiye ikibaba.

Kuba Perezida Nkurunziza yaba abifitemo uruhare byo birashoboka ariko nta nyungu yari abifitemo ahubwo ni amaburakindi ngo atikuraho amaboko y’abashakaga kwihorera, ashobora kuba yararetse Col Bikomagu akicwa kuko nta bushobozi yari afite bwo guhagarika ko yicwa, ikindi n’uko abifuzaga ko yicwa nibo bamushyigikiye. Bishatse kuvuga ko Perezida Nkurunziza yagombaga guhitamo hagati ya Col Bikomagu no gusigara wenyine. Ibyo bisaba ko Perezida Nkurunziza yemera kwihanganira induru y’amahanga amurega kutagarura umutekano mu gihugu no kuba ngo ariwe wawuteje.

Ibyago Col Bikomagu yagize n’ubwo yari atakigaragara muri politiki n’uko ari we mututsi wo rwego rwo hejuru abashakaga kwihorera bari babonye hafi kandi hari abarahiye ko Lt Gen Adolphe atagomba guhambwa wenyine. Mbibutse ko hari inzika zikiri mu mitima ya benshi ziterwa n’urupfu rwa Perezida Ndadaye n’amagambo bivugwa ko Col Bikomagu yavuze kuri urwo rupfu.

Uko bigaragara n’uko abashakaga guhorera Lt Gen Adolphe Nshimirimana niba koko ari bo bishe Col Bikomagu bakoreshejwe n’umujinya wo kubura abamwishe nyabo cyangwa bapfa gutunga agatoki abarwanya Perezida Nkurunziza gusa kuko kubera amarangamutima bumva nta wundi wakwica Lt Gen Adolphe Nshimirimana.

-Uburyo bwa kabiri ni uko Col Bikomagu yaba yarishwe na bamwe mu bashaka ko ibintu bihinduka mu Burundi bagamije kwikiza umuntu udafatanije nabo cyangwa urimo guseta ibirenge mu gufatanya nabo, hagamijwe guteza imvururu hagati y’amoko ngo barebe ko abatutsi bakwivumbura cyane cyane abari mu gisirikare (nabibutsa ko igisirikare cy’u Burundi 50% ari abatutsi naho 50% bakaba abahutu) hari amagambo menshi yagiye avugwa ku mbuga nkoranyambaga aho abantu bamwe benshi bashaka ko Perezida Nkurunziza agenda binubiraga ibyo bita “ibitama byanga gufatanya nabo” ntawamenya niba baravugaga ba Col Bikomagu n’abandi.

Ikigaragara n’uko byaba urupfu rwa Lt Gen Adolphe Nshimirimana byaba urupfu rwa Col Yohani Bikomagu n’uko bishwe n’abantu bazobereye muri ako kazi, uwavuga ko ibi bikorwa bitakozwe n’abantu ku giti cyabo ntabwo yaba yibeshye kuko uburyo byakozwe hari byinshi bigaragaza ko harimo akaboko k’inzego z’iperereza runaka.

Uko bigaragara n’uko niba Col Bikomagu atarishwe n’inzego z’iperereza z’igihugu cy’u Burundi, yishwe n’inzego z’iperereza z’igihugu cy’amahanga kandi igihugu mu karere cyagira ubwo bushobozi ndetse n’inyungu ni u Rwanda. Abandi bashoboka ni abarwanya ubutegetsi bwa Nkurunziza uretse ko ubushobozi bwabo bugerwa ku mashyi keretse niba akanya Gen Niyombare yamaze mu nzego z’iperereza no mu gisirikare yari amaze kugira abantu bamwe be ku giti cye muri izo nzego akaba ari bo arimo gukoresha ubu.

Icyo twasorezaho n’uko twavuga ko Col Bikomagu atishwe kuko hari uwo yari abangamiye ahubwo yishwe hagamijwe izindi nyungu niba atari ugushimisha abashakaga guhorera Lt Gen Adolphe yishwe n’abashakaga guteza intambara y’amoko mu Burundi.

Ese ko abavugwa ko bishe Lt Gen Adolphe Nshimirimana, leta y’u Burundi yavuze ko bafashwe ndetse bashyizwe imbere y’ubutabera nyuma y’icyumweru kimwe gusa nk’uko Perezida Nkurunziza yari yabisabye, abishe Col Bikomagu bo bazafatwa nyuma y’icyumweru kimwe nabo nk’uko Perezida Nkurunziza yabisabye?

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

Ubushinjacyaha bw’i Paris ntabwo bugikurikiranye Padiri Munyeshyaka

$
0
0

Nyuma y’imyaka igera kuri 20 hatangiye amaperereza, ubushinjacyaha bw’i Paris mu Bufaransa, kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Kanama 2015 bwatangaje ko butagikurikiranye Padiri Wenceslas Munyeshyaka. Igisigaye kumenyekana ni ukuba abacamanza bihariye bakurikirana ibyaha byibasiye inyokomuntu bazasubiza urubanza rwe mu rukiko rw’intango cyangwa ntibabikore.

Uyu mupadiri uri mu myaka hagati ya 55 na 60 wamenyekanye kuri Kiliziya y’umuryango mutagatifu (Sainte Famille) i Kigali aho yari yariswe “Padiri w’abajeunes”  mu myaka ya mbere gato ya 1994, yahungiye mu Bufaransa mu 1995.

Nabibutsa ko mu 2007 urukiko rw’Arusha rwashakishaka Padiri Munyeshyaka rwahisemo kurekera ikibazo cye ubutabera bw’u Bufaransa. Ubushinjacyaha bw’Arusha bwamuregaga ngo kuba yari mu nama ngo zateguraga ubwicanyi, gutanga abasiviri b’abatutsi ngo bicwe, kuba ngo yarishe ubwe abatutsi 3, kuba yashishikarije gufata ndetse nawe ubwe ngo agafata abagore n’abakobwa ku ngufu. Mu Rwanda ho mu 2006, urukiko rwamukatiye gufungwa ubuzima bwe bwose adahari.

Mu 2012 ikibazo cya Munyeshyaka cyashyikirijwe abacamanza bihariye bakurikirana ibyaha byibasiye inyokomuntu ku buryo habayeho kumva ubuhamya burenga ijana, ndetse habaho guhiza ubuhamya butandukanye.

Ubushinjacyaha bw’i Paris buvuga ko bwafashe iki cyemezo bitewe n’uko bwabonaga ibyo bumurega bidasobanutse. N’ubwo umuntu yakwibaza ku buryo yitwaraga mu 1994. Ngo nta bimenyetso simusiga ku buryo budasubirwaho bwashoboye kubona bigaragaza ko yakoze ubwicanyi ku giti cye cyangwa kuba umufatanyacyaha. Ababuranira indishyi n’ababuranira Munyeshyaka bafite igihe kingana n’ukwezi kugira ngo bagire icyo bavuga kuri kiriya cyemezo.

Kuba Padiri Munyeshyaka yari afite imbunda ndetse yambaye n’ikoti rimurinda amasasu ntabwo byonyine byaherwaho ngo byitwe icyaha dore ko avuga ko ari umwere ko ntako atagize ngo afashe abantu bagera ku 20000 bari bamuhunguyeho ndetse akabafasha kubona ibiribwa, akabarinda, ndetse bamwe akabafasha no guhunga.

Padiri Munyeshyaka kandi yavuze ko yari yarijunditse n’abakoraga ubwicanyi bavuga ko arinze abatutsi ndetse ngo byatumye ahunga Kigali atinya kwicwa.

Umwe mu bahungiye kuri Sainte Famille mu 1994 aturutse mu gace ka Gisozi ahari harafashwe n’ingabo za FPR yabwiye The Rwandan ko byamutangaje ukuntu FPR n’abatutsi bashyize ingufu nyinshi mu gushinja Padiri Munyeshyaka kandi ntako atagize ngo afashe abatutsi bari muri Sainte Famille n’ahandi.

Mu buhamya bwe uyu mugabo w’umuhutu utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera umutekano we yabwiye The Rwandan muri aya magambo:

“Isi ntigira inyiturano koko, ubuzima abatutsi bari barahugiye kuri Sainte Famille  babayemo kubera Padiri Munyeshyaka barabwibagiwe aka kanya? Twe abahutu twabaga hanze abagize amahirwe bakabona akanya epfo mu mashuri, twabonaga ibiryo bitugoye mu gihe abatutsi bo yabaga yabahaye ibyo bashaka byose banarinzwe n’abajandarume. Ntabwo naba indashima ngo mvuge ngo ntacyo yatumariye kuko yaratugaburiye ariko abamushinja bamenye ko mu 1994 yafashaga abatutsi mbere yo gufasha abahutu. Ku buryo benshi mu mpunzi bamwitaga icyitso”

Ikigaragara n’uko Padiri Munyeshyaka nareka gukurikiranwa burundu n’ubutabera bw’u Bufaransa bishobora gutuma Leta y’u Rwanda irya karungu ndetse bigateza n’umwuka utari mwiza mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa. Nabibutse ko igihugu cy’u Bufaransa gikunze kogerwaho uburimiro n’abategetsi b’u Rwanda iyo hagize igikoma.

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

Ese abanyarwanda bagombye kuririra Lt Gen Adolphe Nshimirimana?

$
0
0

Ku cyumweru tariki 2 Kanama 2015, Lt Gen Adolphe Nshimirimana wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo za CNDD FDD, nyuma aba umukuru w’urwego rw’iperereza, yarishwe arashwe ku buryo bugaragara ko bwateguwe kandi bigaragara ko inyuma y’icyo gitero hihishe urwego rw’iperereza rukomeye.

Ikigamijwe muri iyi nyandiko si ugukora iperereza ku rupfu rwe ahubwo ni ukwibaza icyo uwishwe yari atumariye nk’abanyarwanda baba abahutu cyangwa abatutsi.

Lt Gen Adolphe akimara kwicwa hari abumvise ko kuba ari umujenerali w’umuhutu wishwe bishatse kuvuga ko abahutu bose bo kw’isi bibasiwe ndetse bagomba no kujya mu kigandaro.

Lt Gen Adolphe kuba ari umuhutu w’umurundi ndetse wenda akaba yaraharaniraga inyungu z’abahutu b’abarundi byo birashoboka, ariko nk’umuhutu w’umunyarwanda yavuga ko mu ngufu Lt Gen Adolphe yagize mu gihugu cy’uburundi yamariye iki abahutu b’abanyarwanda?

Nabibutsa ko Lt Gen Adolphe yari umugaba mukuru w’ingabo za CNDD FDD ikiri umutwe w’inyeshyamba, uyu mutwe ukaba usa n’uwatangijwe na Bwana Léonard Nyangoma (uyu usigaye acuditse na Kagame) wahoze ari Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu ku butegetsi bwa Perezida Ndadaye.

Mu 1993 Ndadaye akimara kwicwa mu Burundi hahise hatangira imvuru, ubwicanyi n’intambara y’amoko. Icyo gihe abarundi benshi bahungiye mu Rwanda basangayo abari barahahungiye muri 1972 ndetse na 1988. N’ubwo u Rwanda rutarebanaga neza n’uburundi kubera gushyigikira FPR no guha inzira abasore bavaga mu Rwanda bajya mu Nkotanyi, Perezida Habyalimana yirinze gufasha abahutu b’abarundi guteza intambara iwabo (Benshi mu bahutu b’abarundi barabimwangira bakanabyangira abahutu bose b’abanyarwanda).

Nyuma yo gufata ubutegetsi kwa FPR mu Rwanda abaFAR bahungiye muri Congo ndetse bahungana n’intwaro zabo. Zimwe bazambuwe n’ingabo za Zaïre izindi barazisigarana. Uwategekaga abaFAR mu gace ka Bukavu, Nyakwigendera Lt Col BEM Edouard Gasarabwe yatangiye gufasha abarwanyaga ubutegetsi bw’u Burundi, amanama ndetse n’ibindi byaberaga mu duce twegereye Uvira muri Congo. Lt Col BEM Gasarabwe nk’umuntu wavukaga i Butare yari afite inshuti nyinshi z’abarundi ndetse by’umwihariko akaba yari inshuti y’amagara ya Nyakwigendera Perezida Ndadaye kuko bari bariganye mu ishuri i Butare.

Ni muri ubwo buryo intwaro zimwe z’abaFAR zafashije CNDD FDD ndetse n’abasirikare bamwe b’AbaFAR n’abasore b’abanyarwanda bajya i Burundi gufasha CNDD FDD.

Mu 1996 igihe ingabo za Kagame zateraga muri Zaïre abaFAR n’izindi mpunzi bahunze bagana muri Zaïre imbere mu gihe abarundi ba CNDD FDD bo bahungiye mu duce tw’amajyepfo abandi binjira mu gihugu cy’u Burundi imbere.

Intambara yarakomeje mu Burundi ndetse CNDD FDD ibona n’andi maboko menshi n’inkunga z’ibihugu nka Tanzania n’u Bushinwa.

Mu myaka yakurikiyeho, Perezida Buyoya wategekaga u Burundi icyo gihe yahuye n’igitutu cy’amahanga kimusaba gushyikirana n’abamurwanya ndetse ahabwa n’akato kubera ko yari amaze guhirika ubutegetsi bwa Perezida Ntibantunganya. Uko bivugwa Perezida Buyoya yabaye nk’ugirana amasezerano n’abazungu bamwemerera ko nareka ubutegetsi ntacyo bazamutwara bazakoresha ingufu zabo ntakurikiranwe ndetse hari n’abavuga ko yahawe amafaranga bitewe n’igisa nk’ingufu yakoresheje mu guhashya bagenzi be b’abatutsi barwanyaga ko habaho kugabana ubutegetsi n’abahutu.

Mu Rwanda, Kagame yabonye ko CNDD FDD igiye gufata ubutegetsi maze arayinjirira akoresheje Hussein Radjabu ubucuti n’imikoranire bitangira ubwo kugeza CNDD FDD ifashe ubutegetsi. Ubwo bufatanye bugitangira ku ikubitiro abasirikare n’abandi banyarwanda bafatanyaga na CNDD FDD barafashwe bamburwa intwaro bicwa nabi cyane ku buryo harokotse mbarwa.

Lt Gen Adolphe wategekaga ingabo ntabwo yashoboraga kuba umukuru w’igihugu kubera amashuri ye agerwa ku mashyi, yabaye umukuru w’iperereza kuko ako kazi ko yari agashoboye.

Mu gihe yari muri ako kazi n’ubwo byitwa ngo ubutegetsi u Burundi buri mu maboko y’abahutu, ntacyo byamariye abahutu b’abanyarwanda kuko uretse kwica ababafashije kurwana, nta muhutu w’umunyarwanda wegeze wemererwa guhungira i Burundi n’iyo byaba kuhaca gusa uwo bafataga bahitaga bamushyikiriza DMI ku Kanyaru. Nabibutsa ko no mu bashinja Madame Victoire Ingabire ifatwa ryabo ndetse n’itekinikwa z’uburyo bafashwe byakorewe i Burundi.

Agahomamunwa kabaye umunsi abaturage bo mu majyepfo ya Butare bahunze kubera ijambo rya Kagame wari wavuze ko azabasya nk’ibigori (Perezida Kagame yavugiye iryo jambo i Bwisige muri Byumba ahavuka Gen Emmanuel Habyalimana uwo akaba yari amaze igihe gito ahunze) maze abategetsi b’u Burundi babapakira mu makamyo ku ngufu ndetse mu kubacyura bamwe bagiye basimbuka amakamyo agenda batinya gusubira mu Rwanda.

Kugeza vuba aha rwose kwigerezaho ugahungira i Burundi cyangwa ukahajya mu zindi gahunda, feri ya mbere yabaga ku Kanyaru, abashidikanya bazabaze ibya Déogratias Mushayidi uko byagenze.

Ntawahakana ko Lt Gen Adolphe nta ba FDLR bamwe na bamwe yakoranye nabo ariko amakuru dufite n’uko abo bantu bagiye bakorana nawe mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro ku giti cyabo ubuyobozi bwa FDLR butabizi ndetse hari n’abari batakibarizwa muri FDLR

Nyuma y’ifungwa rya Hussein Radjabu, umubano wa Kagame na CNDD FDD wagabanyije umurego ndetse biza guhumira ku mirari ubwo Perezida Kikwete asabye ko haba ibiganiro na FDLR. Icyaje gutuma ibyari imikoranire bihinduka urwango rukomeye ni imirambo yo mu kiyaga Rweru aho abarundi banze guhishira ubwicanyi bwa Kagame ngo babwigerekeho.

Iki gitekerezo cya Perezida Kikwete cyatumye Perezida Kagame arya karungu ndetse avuga ko azamena Perezida Kikwete. U Burundi nta kundi bwari kubigenza bwahisemo kujya ku ruhande rwa Kikwete bityo umubano n’u Rwanda utangira kuba mubi gutyo kugeza muri bino bihe bya Manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza aho Leta y’u Rwanda yakuye agahu ku nnyo ikarwanya ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza ku mugaragaro.

Ese mubyo navuze byose ko Lt Gen Adolphe yabaye impunzi mu Rwanda ku butegetsi bwa Perezida Habyalimana kimwe n’abandi barundi benshi bari mu butegetsi i Burundi ubu, niba bariyumvagamo ubuhutu ndetse baharanira inyungu z’abahutu bose, mwambwira icyo abo bahutu b’abarundi baba barafashijemo abahutu b’abanyarwanda njye ko ntacyo nzi?

Nasoza mvuga ko ibibazo by’i Burundi ndetse n’uko abarundi bateye ubwabo bitandukanye cyane n’ibibazo by’u Rwanda ndetse n’uko abanyarwanda bateye. Ku barundi benshi baba abatutsi cyangwa abahutu kuba umunyagwanda (umunyarwanda) byonyine n’ikibazo ubwoko waba uri bwo bwose.

Abumva igifaransa nababwira inkuru isekeje kandi ibabaje y’umwarimu w’umurundi watwigishaga mu mashuri yisumbuye iyo yabaga yasinze ari kumwe n’abandi barundi hari umunyarwanda bari kumwe yakundaga kuganira agira ati:

” Ce monsieur c’est mon ami, il est janti (gentil), gose (rwose) ni umushingantahe! Mugabo le problème c’est qu’il est gwandais (rwandais)”

Ngayo nguko

Jacques Mukiza 

Burundi: N’iki cyatumye Perezida Nkurunziza arahira huti huti bitunguranye?

$
0
0

Perezida Nkurunziza kuri uyu wa kane tariki ya 20 Kanama 2015 yarahiriye kuyobora u Burundi ku nshuro ya gatatu nyuma yo gutorwa mu matora yabanjirijwe n’imvururu n’ubu zigikomeza.

Iri rahira ryabereye mu ngoro bita mu Kigobe isanzwe ikoreramo inteko nshingamategeko rikaba ryatunguranye cyane ku buryo benshi bamenye amakuru y’uwo muhango wo kurahira kuri uyu wa kane mu gitondo bikaba bivugwa ko ngo ari ukubera impamvu z’umutekano.

Abantu babarirwa ku mitwe y’intoki nibo bari bafite amakuru y’iryo rahira mbere y’uko riba, benshi mu bahagarariye ibihugu byabo mu Burundi babibwiwe bahamagawe kuri Telefone ku munota wa nyuma . Ndetse n’abanyamakuru ba Radiyo Televiziyo ya Leta nabo babimenye mu gitondo.

Amakuru The Rwandan ifite n’uko irahira rya Perezida Nkurunziza ryahuraga n’umunsi abamurwanya bayobowe na Léonard Nyangoma bamuhaye ngo abe yeguye ku butegetsi. Byumvikane ko uku gutungura kwaba kwari kugamije gutungura abarwanya Perezida Nkurunziza dore ko nyuma y’urupfu rwa Lt Gen Adolphe imitwe y’abantu yashyushye ibintu byose bishobora kuba.

Amakuru kandi The Rwandan ifite ni uko Lt Gen Adolphe yagombaga gushyingurwa nyuma y’uko Perezida Nkurunziza amaze kurahira, hari abahamya ko nawe ashobora guhambwa mu buryo butunguranye mu mpere z’iki cyumweru ni ukuvuga ku cyumweru cyangwa ku wa gatandatu kubera impamvu z’umutekano dore ko na Perezida Nkurunziza azaba yitabiriye uwo muhango wo gushyingura.

Kubera uko gutungurana ndetse n’impamvu z’umutekano byumvikane neza ko nta bakuru  b’ibihugu bashoboye kwitabira uwo muhango, bimwe mu bihugu twavuga ko bishyigikiye u Burundi byari bihagarariwe muri uwo muhango na ba Ambasaderi babyo mu Burundi twavuga nk’Afrika y’Epfo, U Bushinwa, U Burusiya (aba b’ambasaderi b’ibi bihugu bakaba bari bahawe imyanya y’imbere.

Ibihugu by’i Burayi na Leta zunze ubumwe z’Amerika bisa nk’aho byari byapinze uyu muhango byohereza abakozi bo muri za Ambasade zabyo bo rwego rwo hasi. Naho umuryango w’Afrika yunze ubumwe rwose ntabwo witabiriye uwo muhango.

Biravugwa ko Perezida Nkurunziza yaba agiye gushyiraho guverinoma irimo n’abatavuga rumwe nawe, ndetse ngo hakavugururwa n’ingingo ya 129 ivuga ko ishyaka ryabonye amajwi menshi ryiharira Guverinma ibyo bikaba bisobanuye ko nta nzitizi zabaho ko hagira abajya muri Leta badafite amajwi ahagije cyangwa batari mu ishyaka CNDD FDD.

Muri uwo muhango hahise hanatorwa Visi Perezida wa mbere,  Gaston Sindimwo w’umututsi uturuka mu ishyaka UPRONA naho Visi Perezida wa kabiri aba Joseph Butore, umuhutu wo mu ishyaka CNDD FDD.

Mu ijambo Perezida Nkurunziza yavuze yatangaje ko agiye gutsinda abamurwanya mu gihe kitarenze amezi 2.

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

Baritini Makuza: umwe mu bashumba b’inka za Kagame

$
0
0

Umugabo witwa Beretini (Bertin) Makuza benshi batamuzi neza bashobora kwibwira ko amateka ye atangiranye vuba aha n’agakungu afitanye na Leta ya FPR n’umuryango  wa Perezida Kagame.

Beretini Makuza ni kabuhariwe mu bujura no mu bwambuzi ku buryo yabigize nk’umukino wagira ngo mu buzima bwe adatwaye iby’abandi, ngo yambure cyangwa arimanganye bitamushobokera.

Aha ndatanga ingero zoroshye zizwi na benshi:

-Mwari muzi ko Beretinik Makuza yari afite uruganda rwitwa Rwanda Foam rukora amagodora, sinzi niba yari arufatanije cyangwa yaracururizaga Colonel Serubuga, wahoze ari umugaba mukuru wungirije w’ingabo z’u Rwanda ku butegetsi bwa Perezida Habyalimana. Urwo ruganda rwageze aho rubura amasosiyete y’ubwishingizi arwishingira kubera ko Makuza yarutwikaga buri munsi ngo ayo masosiyete amwishyure. Reka intambara ibe Colonel Serubuga kimwe n’abandi bahunge, Makuza ahita abyinira ku rukoma ubwo Serubuga baba bamukubise intoki.

-Mu 1994, Beretini aba ahungiye muri Mille Collines maze Pahulo Rusesabagina aba aramucumbikiye, undi ati simfite cash ariko ndagusinyira sheki uzajye kuyafata muri banki.  Nk’uko yabyivugiye ubwe ngo nyuma y’intambara yasanze ya sheki yatanze amafaranga atarigeze abikuzwa! Ariko nyamara ntibyamubuza kujya kuri Radiyo ati: Ntacyo Rusesabagina yakoze ahubwo yaratwishyuzaga! None se ko sheki yatanze itabikujwe ubwo Makuza yishyuye iki? Arongera ati:Erega n’ubundi interahamwe ntacyo zari kudutwara kuko FPR nayo yari yafashe ingwate muri Stade Amahoro, iyo zitwica na FPR yari kwica ababo yari yafashe!

Dore inzu yaragijwe Beretini Makuza

Dore inzu yaragijwe Beretini Makuza

-Ya ngeso yo kwigabiza iby’abandi iba irakomeje noneho Makuza aba ageze mu mitungo ya Nyakwigendera Yozefu Nzirorera, aba afashe ikibanza cye cyo ku Gishushu ahari inzu ya RDB ubu, iyo affaire bivugwa ko Makuza yayikuyemo Miliyaridi 4 ndetse ashumbushwa n’ikibanza kw’i Posita.

Biravugwa ko iriya nzu yatashywe ejo bundi yatwaye agera kuri Miliyaridi 11 amenshi akaba yaravuye mu mufuka wa Kagame n’umuryango we, igisigaye ni ukuyibyaza umusaruro bishatse kuvuga ko igomba gushakirwa abayikodeshamo ibyumba ku gatuza.

Mu rwego rwo gushakira amasoko n’ubuhumekero imitungo ya Kagame yaragije abashumba be bati nta modoka izongera guca mu muhanda uva kuri Ecole Belge kugera ku nzu y’ahahoze Caritas kera, muti kuki: Kuko ngo Perezida Kagame yahagenze n’amaguru akiyamirira ati: aha hantu uwahagira ah’abanyamaguru gusa! Ba Fideli Ndayisaba n’abandi bati: Ndiyo Bwana! Baba babeshye abaturage ngo byari muri gahunda n’ubundi. Byahe byo kajya! None se iyo gahunda batabwiye abaturage mbere bakayibabwira izashyirwa mu bikorwa mu cyumweru gikurikiyeho icyo mutumvamo n’iki?

Tugarutse kuri mucuti wacu Makuza, uwaraguza umutwe yasanga mu mutima we yifuza ko hagira umukiza Kagame maze niba Imana ikomeje kumutiza ubugingo ibyo yaragijwe akabyigarurira nk’uko yigaruriye ibya Colonel Serubuga na Yozefu Nzirorera.

Izi nzozi za Makuza nibwira ko azisangiye n’abandi benshi baragijwe imitungo na FPR na Kagame baba abanyarwanda cyangwa abanyamahanga.

Uretse kuragiza abantu imitungo birazwi ko Kagame na FPR iyo batakuragije bakunyaga cyangwa bagashaka kukuragiza inka ngo zivangwe n’izawe maze zose zitwe izabo nibajya no kukunyaga bazitwarire rimwe zose!

Ibyabaye kuri Assinapol Rwigara mwarabibonye aho yanze kuba umushumba kandi nawe atunze akabizira. Uretse ko hari abavuga ngo yazize amadolari 50000 yashyiriye Gen Frank Rusagara muri gereza ngo ayatange nka ruswa atoroke maze umugambi ugapfuba. Ibi byo n’indi nkuru izagira igihe cyayo.

Ngayo nguko!

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

Col Jean Baptiste Bagaza yatangaje ko akiriho!

$
0
0

Mu kiganiro yagiranye na BBC Gahuza Miryango, Col Bagaza wayoboye u Burundi hagati ya 1976 na 1987 yatangaje ko ari muzima atigeze arwara avuga ko abavuze ko yapfuye batakagombye kugira ubwoba kuko ngo n’ubundi azapfa vuba!

Yatangaje kandi ko ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza bunaniwe bityo hakaba hari benshi bifuza ko bwasimburwa. Yavuze kandi ko n’ubwo ashaje hari icyo ashobora gufasha mu gukemura ibibazo by’u Burundi.

Ubu Col Bagaza arakabakaba imyaka 69 y’amavuko

Mwakumva ikiganiro yagiranye na BBC Gahuza Miryango hano>>>>

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com


Jean Daniel Mbanda arabaza impamvu Col Bagosora afunze!

$
0
0

Mu nyandiko Bwana Jean Daniel Mbanda  yacishije ku rubuga DHR aribaza impamvu Colonel Théoneste Bagosora afunze. Nabibutsa ko Bwana Jean Daniel Mbanda yahoze ari umudepite mu Rwanda nyuma agafungwa, ubu akaba ari mu buhungiro.

Mu nyandiko ye aragira ati:

Nongeye kubasuhuza mbifuriza imigisha y’Imana.

Nk’uko hambere aha nigeze kubagezaho ikifuzo cyanjye cyo guharanira kumenya “UKULI” ku uwaba yaragize uruhare mu gutegure amahano yagwiriye u RWANDA muli 1994, n’ubu nongeye kubasaba inkunga mu kumfasha gusobanukirwa ibyo ntumva neza.
 
Maze hafi ibyumweru bibiri nsoma nitonze urubanza rwa BAGOSORA. mfite ibyo numvise neza aliko hali n’ibyo ntumva neza.
1)  Mu byo numvise neza icya mbere ni uko BAGOSORA yahanaguwe ho icyaha cyo “GUTEGURA” amahano yagwiriye uRWANDA muli 1994. Kuli njye iki ni icyemezo gikomeye cyane. Ikibazo : none se afungiye iki?
 
2)  Mu byo ntumvise neza ni uko ngo yaba afungiye kuba
      1°) Atarashoboye kubuza iyicwa rya ba 
            NZAMURAMBAHO n’abandi…
      2°) Kuba atarakurikiranye kandi ngo ahane
            abishe ba NZAMURAMBAHO n’abandi
     Utubazo dutatu:
      a) Ko niba nibuka neza ba  Nzamurambaho
            abo bali balinzwe n’abajandarume 
            ndetse na Minuar kuki BAGOSORA 
            akurikiranwaho ibya ba Nzamurambaho
             NDINDIRIYIMANA na DALAIRE bahali
             Bigaramiye?
Nimumfashe rwose nsobanukirwe neza kuko ndabona halimo urujijo rwakwitwa ndetse 
AKARENGANE.
 
Byanshimisha Raymond Nzamurambaho ansobanuriye niba yarigeza abona Bagosora iwabo muli icyo gihe cy’urupfu rwa se.
 
Ndasaba kandi abanyamategeko balimo Innocent Twagiramungu, Olivier Nduhungirehe ndetse na Charles Kambanda kumfasha kumva uruhare rwa Bagosora mu iyicwa rya baliya banyepokitiki igihe uwali Ministre wa Defense BIZIMANA Augustin  ahari yigaramiye, uwali Chef d’Etat Major wa gendarmerie  NDINDIRIYIMANA ahali yigaramiye, uwali Chef d’ Etat Major wa armée GATSINZI  ahali yigaramiye ndetse na Commandant wa Minuar DALAIRE nawe ahali yigaramiye.
Ndabasabye ngo muli ibi bibazo mwihangane ntimushyiremo ya maranga mutima aganisha ku ho buli wese abogamiye muli politiki ahubwo muganishe kubyo amategeko ateganya gusa. NZIKO BITOROSHYE.
 
Ntimwibagirwe kandi ko ibi mbibaza kuko nkeneye kumenya ukuli kwadufasha kurenganura urengana uwo yaba ali we wese kabone niyo yaba ali BAGOSORA.

Perezida Kagame yashumbushije Pasteur Bizimungu?

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko Bwana Pasteur Bizimungu wahoze ari Perezida wa Repubulika w’agakingirizo hagati ya 1994 na 2000, ubu yashumbushijwe na Leta ya FPR.

Umwe mu bazi neza ibya Pasteur Bizimungu avuga ko ngo yasubijwe amafaranga ye yose ndetse ngo ahabwa n’andi y’igihe yamaze mu buroko. Ubu ngo yanahawe abajepe bo kumurinda cyangwa kumucunga!

Ubu Pasteur Bizimungu arimo kubaka umuturirwa hafi y’indi nzu ye ikorerwamo n’Ambasade y’abahorandi ku Kacyiru, hari benshi bamubona yuriye hejuru y’inzu ari kumwe n’abafundi!

N’ubwo ariko bimeze bityo Pasteur Bizimungu aracyameze nk’ufungishije ijisho kuko umuvugishije wese baramwihanangiriza yareba nabi agakubitwa cyangwa bakagufunga!

Nabibutsa ko Bwana Pasteur Bizimungu yeguye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, maze agashaka gushinga ishyaka UBUYANJA bikaza kumuvuramo ingorane zo gufungwa we na Bwana Charles Ntakirutinka, abandi bari bakomeye uri iryo shyaka baricwa nka Gratien Munyarubuga.

Uburyo Bwana Bizimungu yashumbushijwemo benshi babwibazaho, bakibaza niba ari Perezida Kagame washatse guca wa muco wo mu Rwanda uvuga ko umuntu wese uvuye ku butegetsi apfa nabi, cyangwa niba hari izindi nyungu za politiki zihishe inyuma tuzabona mu bihe bizaza.

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

Mu gihe u Rwanda rwiteguye gutera u Burundi, Perezida Nkurunziza yashyizeho Leta y’ubumwe

$
0
0

Kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Kanama 2015, Perezida Petero Nkurunziza w’u Burundi yashyizeho Leta twavuga ko ari iy’ubumwe kuko uko bigaragara yagerageje guha imyanya abantu bava mu mpande zitandukanye kugeza no kubarwanya ko yongera kwiyamamaza.

Tariki ya 20 Kanama 2015 yari yabanje gushyiraho ba Visi Perezida 2, umwe uva mu bwoko bw’abatutsi no mu ishyaka UPRONA, Gaston Sindimwo naho Visi Perezida wa Kabiri akaba umuhutu wo mu ishyaka CNDD FDD, Yozefu Butore.

Leta yashyizweho hagarutsemo abaministre 5 gusa bahoze mu ya mbere, abaministre bashya 5 bavuye mu impuzamashyaka AMIZERO y’abarundi iyobowe na Bwana Agathon Rwasa, iyi leta igizwe n’abahutu 12 n’abatutsi 8, abari n’abategarugori 6 n’abagabo 14.

N’ubwo ariko iyi Leta isa nk’iy’ubumwe amahanga yakomeje gusaba ko Perezida Nkurunziza yashyiraho, biragaragara ko bamwe mu bamurwanya bakomeye batari muri iriya Leta ndetse bazakomeza kumurwanya bashikamye.

Ku rundi ruhande igihugu cy’u Rwanda kirasa nk’ikirimo gushaka impamvu cyakwivanga mu kibazo cy’u Burundi ku mugaragararo dore ko n’ibihugu bimwe nka Leta Zunze ubumwe z’Amerika bisa nk’ibibishishikariza.

Leta y’u Rwanda n’ubwo ishyigikiwe n’ibihugu by’i Burayi n’Amerika ku kibazo cy’u Burundi ariko Perezida Nkurunziza bigaragara ko atari wenyine dore ko bigaragara ko ibihugu nka Tanzania, n’ibigize BRICS (Afrika y’Epfo, Brésil, U Buhinde, U Bushinwa, U Burusiya) byiteguye gufasha u Burundi byaba mu bya gisirikare cyangwa mu by’ubukungu mu gihe ibihugu by’i Burayi byafunga imfashanyo burundu uretse ko no mu muryango w’ibihugu by’i Burayi (EU) bose batavuga rumwe (biravugwa ko U Bufaransa burimo kuburizamo ibyemezo ibindi bihugu bizana byo gufatira ibihano u Burundi).

Amakuru aturuka mu bihugu byombi u Rwanda n’u Burundi aragaragaza ko hari icyuka cy’intambara dore ko na Perezida Nkurunziza adasiba kuvuga ko abazazana intambara mu Burundi iyo ntambara izarangirira iwabo (mu Rwanda). Nta gushidikanya ko abarundi babonye isomo ryo muri Congo ku buryo ari bake bakwigerezaho ngo bafatanye na Kagame gutera igihugu cyabo.

Abazi gusesengura imikorere ya Kagame bemeza ko ibikorwa byo gushotora u Burundi ndetse no kubutera byakaza umurego mu gihe muri Tanzania igihugu gishobora gutabara u Burundi baba bari mu matora.

Ibikorwa byo gutera abanyarwanda ubwoba no kubashishikariza kwivanga mu kibazo cy’u Burundi bimaze igihe bitangiye cyane cyane hakoreshejwe itangazamakuru. Urugero ntabwo ruri kure ubuhamya bwatangwa n’abumva Radio Contact FM ya Albert Rudatsimburwa. Ibivugirwa kuri iyo Radio byibasira igihugu cy’u Burundi na Perezida Nkurunziza ntabwo byashoboka bidahawe umugisha n’abayobozi b’u Rwanda.

Ikindi umuntu yakwibazaho ni inkuru yanditswe ikinyamakuru Rushyashya kizwi nk’umuzindaro wa DMI aho kemeza ko ngo Leta y’u Burundi ifite gahunda yo guturitsa ibisasu mu Rwanda!

Ibi nta gishyashya kirimo kuko uwo Leta y’u Rwanda wese yijunditse imutwerera gutera ibisasu ndetse byaba na ngombwa hagakorwa ikinamico (kigwamo abaturage b’inzirakarengane) kugira ngo urwo rwitwazo rugire ingufu.

Abakurikiranye mu bihe byashize mwabonye ko gutera ibisasu byarezwe abantu bose Leta ya Kigali ifite icyo ipfa nabo nka FDLR, RNC, Madame Ingabire, Kizito Mihigo n’abandi.

Ambasaderi Amandin Rugira uhagarariye u Rwanda mu Burundi yabwiye itangazamakuru ko hari abanyarwanda 30 baherutse gufatirwa mu Burundi, anavuga ko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Kanama 2015 yandikiye abayobozi b’u Burundi abaha amazina ya 12 muri bo.

N’ubwo umuntu atahakana ko mu banyarwanda barimo gufatirwa i Burundi hatarimo inzirakarengane ariko amakuru The Rwandan yahawe n’umuntu ukorana hafi n’inzego z’umutekano mu Burundi aravuga ko hari abasirikare 4 b’abanyarwanda bari mu bafashwe mu mikwabo imaze iminsi ikorwa n’abashinzwe umutekano mu Burundi. Ministre Mushikiwabo akoreshe twitter yabaye nk’ushaka gutera ubwoba u Burundi aho yavuze ko u Burundi bufite ibibazo byinshi bihagije ko atari ngombwa kongeraho u Rwanda mu bibazo bufite.

Abasesengura ibibera mu Burundi bahamya ko Leta y’u Rwanda ikomeje gutungurwa n’uko abarundi bakomeje kwifata ntibishore mu ntambara y’amoko yeruye dore ko ari narwo rwitwazo Leta y’u Rwanda ishaka ngo yivange ivuga ko igiye guhagarika Genocide y’abatutsi nk’uko Perezida Kagame adahwema kubitangaza.

Mu minsi ishize n’ubwo habaye impfu z’abantu bakomeye nka Lt Gen Adolphe Nshimirimana na Col Jean Bikomagu abarundi bashoboye kwihangana ndetse abishwe bashyingurwa nta mvururu zikomeye zibaye nk’uko benshi batinyaga ko byagenda.

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

“Abafite umwanda buhagirwa mu ruhame i Gicumbi” Radio Ishingiro

Umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye

Viewing all 10372 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>