Quantcast
Viewing all 10365 articles
Browse latest View live

Uganda: umunyarwanda w’impunzi ararega ikinyamakuru IKAZE IWACU gusebanya!

Kuki abanyarwanda dukomeje kugwa mu mutego w’umwanzi wo kuba yaratubibyemo icyoba cya buri munsi? Ese kumwirinda n’ukwicamo ibice cyangwa se kwishyira hamwe tukamurwanya?

Mu rwego rwo kunyomoza inkuru yatambutse mu kinyamakuru ikaze iwacu Tariki ya 17 Nzeri 2015 ivuga ngo “Abahutu bakomeje kumara bene wabo kugirango bashimishe DMI”.

Maze iminsi nsoma inkuru mu kinyamakuru Ikaze iwacu, nkazisesengura ngasanga hari izandikwa n’abantu zifite ireme, ariko hakabaho n’izindi za rutwitsi zigamije gusebanya no kwanduza isura y’umuntu cyangwa gutesha agaciro umurimo umutunze, nk’impunzi cyangwa umuntu ukorera muri Uganda, wareba ugasanga neza neza ntaho zitaniye n’izatambukaga kuri Radio Muhabura, RTLM cyangwa se ibinyamakuru nka Kangura n’ibindi bya rutwitsi byagize uruhare mukoreka u Rwanda.

Nanditse iyi nkuru mbabaye cyane, ntabwo ndi mubo banditse cyangwa se basebereje muri iki kinyamakuru, nta n’umuvandimwe wanjye urimo, ariko nasomye iriya nkuru ntekereza byinshi ku kinyamakuru Ikaze iwacu, muri ibyo natekereje harimo ibi bikurikira:

1. Ikinyamakuru ikaze iwacu niba kigira umuntu ubanza kugenzura inkuru mbere y’uko isohoka? Cyangwa se bapfa kubona ibije byose bakohereza uko babonye.

2. Ikinyamakuru Ikaze iwacu cyaba kigira ugihagarariye? Cyangwa se n’ikinyamakuru kiri aho gusa gitunzwe no kwanduza isura y’abantu?

3. Ikinyamakuru ikaze iwacu cyaba gifite aho gikorera? Cyangwa se gikorera mu kirere?

Mu isesengura ryanjye , nk’umusomyi nkimara gusoma inkuru nyinshi z’ikaze iwacu, ari inkuru zisebanya, ari izo cyita ko zubaka, nasanze iminsi gisigaje kugirango gikore ari mikeya cyane, niba batumvise inama z’abasomyi bacyo. Hari ibintu bitatu mperaho mvuga ko iki kinyamakuru cyandikirwa kuri internet kigiye kugira ibibazo niba kitisubiyeho, cyangwa ngo gisabe imbabazi abo cyabesheye:

1. Guhubukira inkuru batabanje gushishoza

2. Gukoresha ikinyamakuru mu rwego rw’umuntu ku giti cye ushaka kwihimura kubo bafitanye ibibazo cyangwa kubanzi be, cyangwa se amashyari,

3. Gushaka kwerekana ko ufite abaguhagarariye ahantu hose ugendera ku makuru y’ibinyoma.

Tugerageje kwinjira mu nkuru nyayo y’ikaze iwacu, ndetse ari nayo yatumye mfata ikaramu nkandika igitekerezo cyanjye nk’umusomyi, Atari ukuvuga ngo hari uwo mvugira wanditswe muri iyi nkuru yiswe”INTUMVA: ABAHUTU BAKOMEJE KUMARA BENE WABO NGO BASHIMISHE DMI”

Nkimara gusoma iyi titre y’iyi nyandiko nahereyeko ntangira kwibaza ntarasoma inkuru nyirizina, nibaza abo bamaneko ari bande? Cyane cyane ko nanjye nari mfite inyota yo kubamenya kugirango mbe nabirinda, ariko icyantangaje n’uko nahereyeko mbona ifoto y’umugabo bita Habimana Bonaventure, mbona amazina y’undi bita Kayiranga Théogène ufite akabari Bakuri n’abandi badafite aho bahuriye n’ibyo bavuga mu nkuru nyirizina. Muby’ukuri aba bagabo ntabwo nakubwira ngo ndabazi cyane, ariko iyo witegereje imikorere y’inkotanyi cyangwa se DMI ya leta ya Kigali hano muri Uganda cyangwa se mu Rwanda ubwaho, Umuntu wese ugerageje kuvuga izina ry’umuntu amwitirira kuba Maneko w’inkotanyi, aba ashaka ibintu bigera kuri bitatu:

1. Kumucisha umutwe cyangwa se kwangiza izina rye

2. Kwangiza Business ye ari gukora,

3. Cyangwa se kubiba icyoba hagati y’abari basanzwe bafite ubumwe.

Ibyo kandi bishobora guterwa n’ibintu bitandukanye harimo, ishyari, ubugome, ndetse no gushaka guhakwa ku bamutumye, cyane cyane ko aba afite icyo ari gukorera byanze bikunze, ibyo kandi batuma intego y’umwanzi igerwaho, kuberako ntashimishwa no kubona abantu bashyira hamwe, mpereye aha rero sinatinya kuvuga ko uriya muntu wanditse iriya nkuru ari we ntumwa ya DMI, kugirango acemo abantu ibice, turifuza kuba twamumenya kugira ngo tumwamaganire kure kandi tumwirinde ari we, ku ko arashaka gushwanyaguza ubumwe bw’abanyarwanda baba hano muri Uganda ndetse n’ahandi.

Mugihe maze hano muri Uganda, si nigeze mbona umuntu ubana neza n’abandi bantu nka Kayiranga Théogène( sociable),

Kubyerekeranye na Habimana Bonaventure, nagerageje gukurikirana ibiganiro bye, ndetse na zimwe muri Discours ze yagiye agirira ku matereviziyo n’amaradio atandukanye , ntana hamwe nigeze numva agira ikintu cy’amacakubiri, cyangwa se ubona hari ibintu byo kuryanisha abanyarwanda agira muri we, ibyo byatumye njyewe ubwanjye nganira nawe, mubyo twaganiriye nasanze ari umugabo utajya arya iminwa, avugisha ukuri, abana n’abantu bose atarobanuye, kandi intego y’ishyaka ahagarariye ni” Tolerance “ cyangwa se mu magambo y’ikinyarwanda “ UBWOROHERANE” Akaba ariwe Prezida w’ishyaka PPR-Imena, ubwo rero sinzi niba nk’uko kiriya kinyamakuru kimushinja uburozi yahawe na DMI, azaroga bande? Azareka bande? Ese ishyaka rye ryazagibwamo na bande? Ese ubwo burozi yabuhawe ryari? Niba ari gushakisha abayoboke bajya mu ishyaka rye yazababona ate kandi arimo abaroga? Keretse niba ashaka ko ishyaka rye rijyamo abapfu aho kuba abazima!!

Kuva nagera I Kampala sinigeze numva umuntu warogewe kwa Kayiranga, ba Ingabire Charles barishwe , si nigeze numva ko imbunda yarashishijwe yaturutse kwa Kayiranga cyangwa se ku bandi bantu bavugwa muri iyi nkuru, twagiye tubona impunzi nyinshi z’abanyarwanda zishimutwa, nta narimwe nigeze numvamo Kayiranga cyangwa se Habimana, Rero banyarwanda , banyarwandakazi twirinde imitego y’umwanzi, ntatinya no kuvuga ko ari Satani waduteye tugomba kurwanya twivuye inyuma.

Ingaruka z’ibi byose ngerageje kugenekereza nk’umusomyi w’ikinyamakuru kandi ucyifuriza kugaruka munzira nyayo, cyangwa se guhwitura abanditsi bacyo, ni nyinshi cyane, izingenzi n’izi zikurira:

1. Kutakaza abasomyi cyangwa se abakunzi bacyo,

2. Kwishora mu manza zitari ngombwa,

Ndatanga ingero zumvikana, nko muri iyi nkuru mu by’ukuri atariyo ya mbere bahitishije kuberako hari n’izindi nyinshi bahitishije zibasira cyane cyane abanyapolitiki cyangwa se impunzi zidafite aho zihuriye na Poliki ya ruvumwa dusanzwe tuzi , hari interuro bishobora kugora ikinyamakuru Ikaze gusobanura baramutse bagejejwe imbere y’inkiko:

“Nkubu mu Buganda bararira ayo kwarika ndetse bafite n’ubwoba bwinshi kubera maneko wa DMI, usanzwe uba mu Bubiligi, uwo akaba ari Bonaventure Habimana, urya ubeshya ko ari muri opposition mw’ishyaka rya PPR-Imena. Uyu Habimana Bonaventure amaze kubona ko yavumbuwe mu Bubiligi bikaba byari bisigaye bimugora gukorera neza DMI, yahinduye aho akorera, yimurira ibyicaro bye muri Uganda mu mugi wa Kampala, aho we n’undi witwa Protais bafunguye akabari, kabafasha mu gukusanya amakuru ku bo bashaka kwivugana no gushimuta. Uyu Habimana Bonaventure ari gukorana kandi n’indi kipe y abahutu baje bavuye Mozambike, ngo bakaba barahawe mission na DMI yo kujya batanga twa tuzi twa Munyuza. Ubwo rero murumva muri ako kabare bafunguye ari ho abenshi bazakunkumukira niba abantu badashyize ubwenge ku gihe ngo bamenye ko bugarijwe”

Izi nteruro iyo uzisomye wibaza ibintu byinshi cyane, uyu muntu wagiye gukora iperereza, akaba ari kugira abo yita abahutu bari muri Uganda inama, abarinda kujya mu kabari runaka, kubera ko ari aka runaka, yitwa nde? Abarizwa he? Yakoze iperereza abitumwe nande? Ubwo burozi avuga, babutanga yari ahari? Yabibwiwe n’iki? Ikipi ivugwamo hano y’abantu bavuye Mozambiki igizwe na bande? Ese ikibazo n’uko bavuye muri Mozambiki? Ese ikibazo n’uko ari Habimana Bonaventure? Hano muri Uganda ko tuhabaye igihe kirekire , wowe utugira inama uri nde? Uhamaze igihe kingana gite? Ese byibura watubwiye ababa barishe abanyarwanda hano muri Uganda ? Ushobora kutubwira uwaba yaragambaniye Ingabire Charles? Cyangwa se uwamwishe? Ndizerako utari bumbwire Habimana cyangwa se Kayiranga.

Iyo ugerageje gusoma iyi nkuru usanga ari inzangano ziri hagati y’abantu cyangwa se gushaka guharabika business z’abantu ku giti cyabo, hano muri Uganda Maneko aho ziri turahazi bishaka kuturangaza, cyangwa se batuyobye. Ubu se uyu wanditse iyi nkuru kuki Atari kuvuga insengero ziri hano i Bugande zikoreshwa na ba maneko, cyangwa se ngo atubwire abicanyi kabuhariwe barimo ba Rene Rutagungira bagenda babyigamba aho bari hose, bagiye ndetse banafungwa cyangwa se bakurikiranwa na Police bazira kwica impunzi z’abanyarwanda? Kuki atatubwira ba Christophe na Pasteur Maso bagiye bavugwaho gushimuta impunzi z’abanyarwanda hari n’ibimenyetso bigaragara uretse ibi birikuvugirwa mu cyuka gusa? Kuki atatubwiye umugabo bita Munyengaju Hubert wirirwa kuri Ambassade y’u Rwanda abeshyera impunzi ngo zirashaka gutera Leta y’u Rwanda kugirango bamwihere ka essence cyangwa udushiringi?

Nongeye gukubitwa n’inkuba uyu wanditse iyi nkuru yibasira izindi business z’abantu bikorera hano muri Kampala mbonye aho yanditse ngo:

” KAYIRANGA Théogène, uyu yari afungiye i Gitarama kuva muri ’94 FPR ifashe ubutegetsi, yaje kurekurwa mu 1999. Ubu Kayiranga ni umucuruzi, afite Hotel yitwa BAKULI HOTEL, niho aba DMI bakorera amanama. Ikindi nuko uyu Kayiranga aherutse kwitabira amahugurwa mu kuroga yabereye i Kasese. Muri aya mahugurwa, aba DMI bigishijwe amatekiniki yose yo kuroga abantu bagapfa nta wurabutswe. Nyuma bikitirirwa izindi ndwara nk’umutima, umwijima, hémorragie celebrale n’ibindi… Kayiranga kandi ni inshuti magara ya Col Twahirwa DODO, nawe ukunze kuza kuri iriya Hotel ari kumwe n’izindi nkotanyi zije mu manama. Iyi Hotel Kayiranga avuga ko ari embassy y’u Rwanda. Ubwo rero bantu mutemberera Kampala, mumenye ko Hotel Bakuli, ari indiri ya DMI, kuyiraramo ari ukwihamagarira urupfu”

Nk’ubu uwakubaza izi nama zabereye kwa Kayiranga wazivuga? Aya mahugurwa uvuga yo kuroga yabereye Kasese wayavuga? Ufite amafoto cyangwa se gihamya? Ese ubundi ikibazo ni Hoteri Bakuli cyangwa se ni Kayiranga? Ubu se uretse nawe wagize isoni ukihisha, Kayiranga cyangwa Habimana n’abandi wandagaje muri iyi nyandiko yawe, bakujyanye mu nkiko biriya bigambo wanditse wabisobanura? Ariko ntabwo nakurenganya ndenganya ikinyamakuru cyabisohoye kitabanje ngo gisesengure. Inyandiko nkaziriya nizo zateye ibibazo bikomeye mu gihugu cyacu mu binyamakuru nka bya Kangura, n’amaradiyo nka Muhabura na RTLM

Muri makeya nakwibaza impamvu uyu mwanditsi yihaye kwandika cyane Uganda, nkaho ariho hari Maneko nyinshi kurusha mu Rwanda. , ese byibura yaburiye abanyarwanda bari mu Rwanda ko mbona aribo bagowe cyane? Uyu mugabo iyo aza kuburira abanyarwanda kuva kera , muri Lac Rweru ntihaba haragezemo imirambo ingana kuriya, cyangwa se ngo mu Rwanda hashimutwe abantu bangana kuriya. Gusa nibaza impamvu uyu wanditse iyi nkuru yihisha hisha, yakagombye kwigaragaza, akatubwira aho atuye, ntabwo yakagombye kwihishahisha niba azi ko ibyo yanditse hano ari byiza aho gushyiraho amazina Atari aye.

Ndi umusomyi w’ikaze iwacu, kandi ndi impunzi y’umunyarwanda iri hano muri Kampala, mpamaze igihe kitari gito, mu bantu baduteye ikibazo, bariya bantu bavuzwe harugura nta n’umwe uduteye ikibazo, ndetse na business zabo ntakibazo ziduteye, ahubwo zitunze abanyarwanda batari bakeya, bahafite akazi. Uduteye ikibazo arahari kandi kugirango ahishe amabi yakoze aragerageza kwihishahisha, atera ubwoba abanyarwanda, tureke abashaka gushakira aho ibibazo bitari. Bene bariya ahubwo nizo DMI mbi cyane, zishakako abanyarwanda twese dutinyana, buri muntu akumva ko mugenzi we ari DMI. Nta nari mwe tuzatsinda mugihe twumva ko buri muntu uri kuruhande rwe ari Maneko, tuzahora mubwoba kuzageza urimo yiyongeza manda apfuye, agasigaho umwana we cyangwa se umugore we.

Abatarasomye iyo nkuru mwayibona hano:

http://ikazeiwacu.fr/2015/09/17/intumva-abahutu-bakomeje-kumara-bene-wabo-ngo-bashimishe-dmi/

Murakoze.

Mugabonake Diogène.

Kampala- Uganda


Urubyiruko rwa RNC mu mugambi wo gusubiza abanyarwanda bose agaciro

Igihugu cy’u Rwanda kigeze mu ikorosi rikomeye cyane, aho mugihe ahandi abaturage barwanira uburenganzira bwabo, abacyo barushaho gushyirwa mu icuraburindi ry’ingoma y’igitugu ya FPR. Biragaragarira mu nkubiri iyobowe n’intore za FPR zibahatira kugira perezida Paul Kagame umwami w’u Rwanda, bamaze guhunyora ku bushake itegeko nshinga. Miliyoni hafi 4 zibeshyerwa ko zanditse zishaka iryo hinduka, zirimo abapfakazi n’impfubyi, bashyizwe mu kaga na génocide n’ubundi bwicanyi bwakozwe kuva mu mwaka wa 1990 kugeza ubu.

Ibihumbi birenga ijana by’abahutu byarafunzwe, benshi bagwa muri za gereza batageze n’imbere y’inkiko. Icyiswe ubucamanza bwa gacaca, bwaje buteranya abahutu n’abatutsi bari batangiye kugerageza kubana ariko batibagiwe ibyababayeho. Nyamara kandi ibyabayeho bizwi na buri wese. Interahamwe zifatanije n’ingabo z’u Rwanda zishe abatutsi, mu gihe aho ingabo za FPR zanyuraga, nazo zicaga abahutu ntakurobanura. Njyewe ubwanjye n’ubwo byabaye nkiri muto, bikaba byaransigiye ibikomere bidashobora gusibangana, ndi umugabo wo kubihamya. Nyamara ikizwi ni uko buri munyarwanda wese aziko umuti w’ibyo bikomere ari ibiganiro.

N’ubwo FPR iri kubutegetsi nayo ibizi ityo, itinyako byayambura imbehe. Umwanya ni uyu wo gufata iyambere, abanyarwanda tugaharanira amahoro na démocratie birambye. Ntagushidikanyaka ko n’inshuti z’uRwanda zizashyigikira iyo nzira RNC yatangiye nk’uko byagaragaye muri congrès yayo y’urubyiruko iherutse kubera i Bruxelles, tariki ya 15 z’ukwa munani 2015. Nanjye nk’umwe mubagize urwo rubyiruko rwa RNC, nitegereje ibihakorerwa ntega amatwi n’ibyahavugiwe nsanga guhuza urubyiruko, rukavugana mu kuri n’ubw’isanzure aribyo bizakiza u Rwanda.

1. Impamvu y’ibyo biganiro

Impamvu ni uko nta mpinduka ku butegetsi yigeze ibaho mu mahoro kuva Rwanda rwigenga. Mu gihe cy’ubwami naho, byabaga ngombwa ko apfa kugirango asimburwe. Ibi byashyize abanyarwanda mu bwoba budashira, mu bukene, kutizera ejo hazaza, no kuzinukwa icyitwa imiyoborerwe y’igihugu. Bakabirebesha amaso ubundi bakitaba karame uwimye ingoma wese, bazi neza ko ntacyo bamutegerejeho uretse gusaba Imana ngo babone bucya kabiri.

Urwikekwe hagati y’amako agize imbaga nyarwanda rwabaye akarande, biba akarusho ku ngoma ya FPR-Inkotanyi. Kuko FPR yo yabigize inkingi ikomeye ya politike yayo.

Kuva u Rwanda rwabaho ntabiganiro hagati y’abaturage barugize byigeze bibaho, ngo buri wese abwire undi imbonankubone akababaro ke, ikifuzo cye, icyo yanga n’icyo akunda.

  • Révolution yo muri 1959 yakozwe n’abahutu batitaye ku nyungu n’imibereho by’abatutsi.
  • Révolution yo muri 1973 yakozwe n’abakiga ntibita ku nyungu z’abandi bahutu n’abatutsi batari ab’iwabo.
  • Révolution ya FPR nayo ni uko yitaye ku gice cy’abantu bake cyane, abandi bagirwa abasabirizi mu rwababyaye.
  • Abatwa bo baribagiranye, bagera n’aho bamburwa izina na FPR (batagishijwe inama) bitwa «abashubijwe inyuma n’amateka».

2. Ihuriro nyarwanda RNC ryazanye agashya mu mateka y’u Rwanda

Image may be NSFW.
Clik here to view.
Urubyiruko rwa RNC muri congrès

Urubyiruko rwa RNC muri congrès

Urubyiruko rwa RNC muri congrès Kuva u Rwanda rwaba republika nibwo amoko atatu arugize, yatinyutse kuganira ku mugaragaro ku kibazo cyayo. Kandi nyamara ikibazo cy’amaoko nicyo cyabaga kiri inyuma y’impinduka zose zabaye mu nduru ziswe révolution na buri ruhande rubifitemo inyungu.

Kugirango icyo kibazo kitazigera gikemuka, FPR ishaka kukigira « intavugwa» (tabou) ngo ibone uko ikomeza kurya imitsi ya rubanda .

Bitandukanye cyane n’ibyo RNC irimo kugaragaza. Mu gihe mu bayishinze n’abayinjiyemo nyuma harimo abahutu n’abatutsi, kandi bishimiye kuba icyo baricyo, bituma aho turi tuganira ku bibazo by’amateka yacu ntacyo twikanga. Mu gihe kandi RNC yagiye yegera andi mashyaka ya politique akaba amaze kuba atanu akorera hamwe, ni ubwambere amashyaka y’abahutu n’ayabatutsi azaba yicaranye akavugana ku bibateranya ku mugaragaro. Ibyo bizatuma amahanga abiha agaciro gakomeye. N’ubwo bikorerwa mu mahanga bwose, birerekana ko ari icyifuzo cy’abanyarwanda bose kuko n’ubwo abo mu Rwanda batabona aho bavugira, tuzi neza ko bose babishyigikiye.

Congrès y’urubyiruko rwa RNC i Bruxelles yo ku itariki ya 15 kanama 2015, yangaragarije ko ntakabuza ishobora kuba imbarutso y’ubumwe burambye mu banyarwanda. Niyo mpamvu nisabira abayobozi bakuru ba RNC ibi bikurikira. Twebwe urubyiruko twagize amahirwe yo kuva mu menyo y’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bwigisha kwica, kwangana no kuroga. Maze kwitegereza akangaratete urungano rwacu ruri mu Rwanda rurimo, ndabisabira ko mwadutumiriza urundi rubyiruko rw’ayandi mashyaka ya politique yose ndetse n’amashyirahamwe ya société civile mu nama rukokoma. Muzatumire kandi urubyiruko rubohewe mu Rwanda.

3. Iyo nama yaba igamije kugera kuki?

Kwemerenya hagati yabo ubwabo kubibazo by’ingenzi byagiye bibuza abanyarwanda amahoro na démocratie.

Guha umwanya urubyiruko rw’abahutu n’abatutsi, buri wese akavuga akababaro ke uko kari kose kandi abandi bakamutega amatwi.

Kugaragaza inzira zo kubikemura mu mahoro ntawe ucunaguzwa cyangwa ngo ahatirwe gusaba imbabazi z’ibyo ababyeyi be bakoze ataravuka.

Guhatira FPR kwinjira muri iyo gahunda y’amahoro arambye banyuze ku bihugu biyitera inkunga.

Kugirana amasezerano y’igihango hagati y’urubyiruko rw’abahutu n’abatutsi, agaragaza ko rutazongera guhemukirana.

Gusaba FPR kwerekana imibiri y’abahutu bazize ibyaha by’intambara nayo igashyingurwa mu cyubahiro. Yaba iya Kibeho, iy’abiciwe muri Congo ndetse n’ahandi henshi mu Rwanda.

Gusaba FPR ikemerera abahutu bazi aho ababo bishwe n’ingabo za FPR bari, bagashyingurwa mu cyubahiro.

Kwemerera abahutu nabo bakibuka ababo, ntibyitwe gupfobya no kugira ingengabitekerezo ya génocide.

Gusaba FPR ikemerera abasirikare bayo bagize uruhare mu iyicwa ry’abaturage nabo bakihana bakemera icyaha, bityo bakigorora n’abaturanyi babo ndetse n’imitima yabo ikaruhuka.

4. Ese uyu muti usharira FPR izemera kuwunywa?

Icyo mbona ni uko FPR itazabyemera ahubwo izihutira gucamo ibice abazaba bashaka icyo gikorwa cy’amahoro arambye. Abaharanira amahoro nibanga kwicamo ibice, bizatera FPR uburakari bukomeye no gushyira abaturage ku nkeke. Ibyo bizaha imbaraga amashyaka n’amashyirahamwe aharanira amahoro. Icyo gihe izaba kandi yiyemeje ko nta démocratie n’amahoro ishaka, ibe ihaye urwaho izindi nzira zose zishoboka zo kuyivanaho. Ibyo bizatuma kandi amahanga ashyigikira ku mugaragaro abashaka démocratie n’amahoro. Ibyo bihugu bishyigikiye politique y’u Rwanda muri iki gihe ni Ubwongereza, USA, ubudage n’ibindi. Ibyo bihugu byatanga amikoro mu mashyaka n’amashyirahamwe ashaka amahoro maze FPR ikavanwa munzira ikareka abanyarwanda bakayoborwa n’ababishoboye.

Njyewe nk’umwe mu babonye amahano yakorewe abanyarwanda b’impande zombi, aho nari ntuye, niteguye gutanga umusanzu wanjye. Nzavugisha ukuri kose uko nabonye ubwicanyi bwakorewe abatutsi n’ubwakorewe abahutu nta rwango nta no kugira uwo nshinyagurira. Nkurikije uko nabonye urubyiruko rwa RNC tuganira tweruye kandi twisanzuye mu moko yacu yose, nzi neza ko ntazaba ndi jyenyine witeguye gutanga ubwo buhamya.

5. Umwanzuro

Iyo nama yakagombye kuba mbere y’uko umwaka wa 2017 urangira. Bityo tugakomereza ku gitutu kiri kubutegetsi bwa FPR muri iki gihe, no ku nkundura y’impinduramatwara irimo kubera mu bihugu by’Afurika.

Ndasaba rwose RNC, amashyaka bafatanyije ndetse n’amashyirahamwe ya société civile, gushyira hamwe bagatangira gutegurira urubyiruko iyi nama rukokoma, izaba intandaro yo kuzana impinduka zikomeye mu miyoborere y’u Rwanda.

Iyi nama izasiga kandi opposition nyarwanda yarabashije gushyira hamwe bihereye mu rubyiruko, abahutu n’abatutsi barabashije kuganira imbonankubone. Ibibazo by’u Rwanda bizaba birushijeho kwumvikana haba ku banyarwanda no kubanyamahanga. Bizaba kandi icyitegererezo ku bindi bihugu bifite ibibazo nk’ibyacu. Bizandikwa mu mateka ko abanyarwanda bahujwe n’ikintu kizima kandi biheshe icyubahiro ababigizemo uruhare.

Nibwo bwa mbere ikibazo cy’u Rwanda kizaba gikemuwe hadakoreshejwe imbaraga, bibe bihinduye amateka n’imyumvire ubuziraherezo. Urubyiruko rwakunze kuvugwa mu kugira uruhare mu bwicanyi, ruzaba rwerekanye ko ari rwo rufite umuti urambye w’ibibazo by’u Rwanda.

Jeannette ISABA,

umwe mubagize urubyiruko rwa RNC i Bruxelles

Rwanda: Imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bw’igitugu buriho mu Rwanda

“Dr ignace Murwanashyaka na Straton Musoni barenganijwe”: Umuvugizi wa FDLR

Umuvugizi wa FDLR mu kiganiro yagiranye na BBC, Bwana Laforge Fils Bazeyi yatangaje ko Dr Ignace Murwanashyaka na Bwana Straton Musoni barenganijwe ko abaciye urubanza batageze aho byabereye ahubwo hagendewe ku nyungu za politiki zo gushyigikira ubutegetsi bw’igitugu buriho mu Rwanda.

Kuri Bwana Bazeyi ngo inkiko zo mu Budage iyo ziba zishishikajwe n’ubutabera ziba zarakurikiranye ibyaha byanditswe muri Mapping Report.

Iki kiganiro Bwana Laforge Bazeyi yagihaye BBC Gahuza Miryango nyuma y’aho kuri uyu wa mbere tariki 28 Nzeli 2015, urukiko rw’i Stuttgart mu Budage rukatite abayobozi ba FDLR ibihano ngo rubarega kugira uruhare mu byaha byakorewe muri Congo hagati ya 2008 na 2009 ngo FDLR yagizemo uruhare!

Dr Murwanashyaka yakatiwe imyaka 13 naho Bwana Musoni we akatirwa imyaka 8 ariko ahita arekurwa kuko amategeko y’u Budage avuga ko iyo umuntu amaze 3/4 by’igihano yakatiwe muri Gereza ataracibwa urubanza agomba guhita arekurwa.

Nk’uko byavuzwe mu rukiko ngo abo bagabo ibyo byaha baregwa babikoze badakandagije ikirenge cyabo muri Congo! Ngo hakurikijwe ubuhamya bwatanzwe n’abahoze muri FDLR, kumviriza amatelefone y’abaregwa ndetse no gukurikirana inyandiko zabo za Email ngo urukiko rwasanze ngo bari abayobozi ba FDLR bafite ijambo ku basirikare bari muri Congo ngo ku buryo bari kubabuza gukora ibyaha!

Umunyamakuru wa BBC wari mu rukiko yatangaje ko abacamanza mubyo bareze abayobozi ba FDLR ngo ni uko hakurikijwe amategeko y’u Budage ngo FDLR ifatwa nk’umutwe w’iterabwoba!

Nyuma y’urubanza umunyamategeko wunganira Dr Murwanashyaka yatangarije abanyamakuru ko agiye kujuririra icyemezo cy’urukiko. Uru rubanza rwari rumaze hafi imyaka 5.

Mu rukiko ngo uretse abantu 2 bo mu muryango wa Dr Murwanashyaka ndetse n’abanyamakuru nta wundi munyarwanda wahagaragaye!

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

Twibarize Kaboneka: ABAGINGA ni bande? Abo muzarasa ni bande?

Ni iki cyabujije perezida Kagame gukandagiza ikirenge mu nama yo muri Kanada?

Mu mpera z’icyumweru gishize tariki ya 25 kugeza ku ya 27 i « Montréal » muri Kanada habereye inama y’urubyiruko rw’Urwanda. Iyo nama yavugaga ku kwihangira imirimo, gushakira umuti ikibazo cy’ubushomeri, imishinga ibyara ibikorwa bihoraho, ndetse ku munsi wa nyuma banagarutse kuri ya gahunda ya « ndi umunyarwanda ».

Ab’i Montréal bari biteze ko perezida Paul Kagame anyaruka akaza muri iyo nama ariko ntiyahakandagije ikirenge nyamara ntiyari kure kuko yari i New York muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Imyiteguro n’ubutumwa byerekanaga ko azaba ari we mushyitsi mukuru. Yari ategerejwe n’abitabiriye iyo nama ndetse n’abakoresheje imyigaragambyo bari biyemeje kumwereka no kumubwira ibyo banenga politiki n’ibikorwa bye. Kuki atahageze nyamara bari bamwiteguye atanari kure yaho?

Hari abavuga ko atari kubasha kujya mu nama zombi mu bihe bimwe. Abatabibona batyo batanga impamvu nyinshi zerekana ko hari ikintu gikomeye cyatumye jenerali Paul Kagame asubika kujya muri Kanada.

Impamvu yavuzwe ni uko yaburiwe ko kujya muri Kanada yabigiriramo ingaruka bitewe n’ibirego abatavugarumwe n’ubutegetsi bwe bashyikirije inzego zibishinzwe mu mezi ashize. Muri ibyo birego bakaba barasobanuye uburyo muri Kanada hoherezwa abahawe gushyira mu bikorwa umugambi wo kubagirira nabi.

Kuri icyo hakiyongeraho inyandiko yashyizwe ahagaragara na bamwe muri opozisiyo basaba Kanada kutemerera Paul Kagame kuhinjira mu gihe baba batiyemeje kubanza kumusaba kwisobanura ku birego bamutanzeho. Bamwe mu babikurikiranira hafi bakavuga ko Kanada ariyo yaba yarafashe iya mbere ikamugira inama yo kutahakandagira cyane ko nta n’umuyobozi wari wishingiye kumwakira.

Impamvu yindi yavuzwe ishobora gutuma umukuru w’igihugu asubika gahunda yari ahafite ni imyigaragambyo yatangajwe hakiri kare, izamo abanyarwanda n’abakongoamani. Abayiteguye bari banibukije indi yabaye Toronto, i Londres, i Buruseli n’ahandi ku buryo bidatangaje ko na yo ubwayo yashoboraga kumuha kwibaza iby’ayo mayira. Ibyo bikubitiraho ko, uko bwije uko bukeye hari abavuga ko bafite impungenge ku miyoborere iriho muri iki gihe.

Ku byavugiwe mu myigaragambyo (nka za slogans z’abakongomani) amagambo akusanyiriza hamwe ubwoko abwitirira ubwicanyi n’ibindi bibi, ni imvugo zidakwiye kuko Amateka yerekanye ko bishobora gukurura ihangana rihitana abantu. Abanyarwanda bari mu bateguye imyigaragambyo nka Gallican Gasana bavuga ko badashyigikiye imvugo zatuma amoko ahangana cyangwa hagira uzira ubwoko bwe.

Mu rwego rw’isakazamakuru, ibiganiro byari byateguwe ku buryo byashoboraga gutambuka kuri Televiziyo y’Urwanda biri kuba (en direct) nyamara ntibyanyuraho, ku buryo izo mpamvu zo hejuru na zo zaba zarababaye kidobya.

Kudafungura iyo nama, ntibyabujije bamwe kwiringira ko azaza bukeye bw’aho nyamara abandi ntibagarutse ku munsi ukurikiyeho ku buryo iyo anahagera yari kumirwa kubera umubare muke w’abari bahari. Ngo ugereranyije n’abitabiriye « Rwanda day » i Toronto mu w’2013 nta na kimwe cya kane cyari muri iyi nama ya Montréal.

Impamvu y’umubare muto ngo n’uko hari abamaze gukura icyizere ku miyoborere ya Paul Kagame. Aba bemeza ko iyicwa rya Rwigara Assinapol n’isenyerwa rye kimwe n’ibindi bikorwa bisa nk’ibyo byahaye benshi kubona ko hari ikibazo mu miterere y’ubutegetsi.

Kuba perezida Paul Kagame yari yateganyije kuza, hari byinshi bibyerekana nk’uko byemezwa n’abakurikiraniye hafi imyiteguro n’amagambo ayitegura. Urwego rw’umutekano mu bari biteguye, bivugwa ko wari ku kigero gisanzwe kigenerwa umugaba w’ikirenga. Kuba uhagarariye Urwanda muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yari muri iyo gahunda yo muri Kanada ngo bihamya ko atari kuhaza ngo asige Kagame USA mu gihe yari kuba azi ko atazaza muri icyo gakorwa. Ntacyari kitakozwe ngo haze abantu benshi, kandi bari bateguriwe ahantu hanini nk’ahasanzwe hari buze imbaga ije kwakira umukuru w’igihugu.

Igikorwa ubwacyo cyari cyahawe uburemere kandi n’ubundi ibyagombaga kuganirwaho byari mu ngingo zifite ireme mu gihe koko byari kunguranwaho ibitekerezo zitaye ku banyarwanda bose muri rusange. Aha ni na cyo kibazo Rudakubana umwe mu bitabiriye inama yabajije. Muri make yabajije igituma abatabona ibintu kimwe n’ubutegetsi buriho, batabasha kugera mu ihuriro nk’iryo ngo na bo bavuge icyo batekereza aho kugira ngo impande zose zitane ba mwana hejuru yo kutemera kuvugana imbonankubone.

Ku wa gatandatu benshi mu rubyiruko batanze ibiganiro byerekanye ko hari abafite ubuhanga n’imishinga yateza igihugu imbere. Ku cyumweru abanyapolitiki barimo abaminisitiri nk’uw’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kanoneka bakoresheje amagambo akarishye ku buryo hari abibajije icyo bigamije. Minisisitiri Kaboneka yageze n’aho avuga ko bazarasa abantu. Uyu mugabo bivugwa ko ari umwe mu bantu ba hafi y’umukuru w’Urwanda, ku buryo kumwumvana iyo mvugo ari umwe mu bayobozi bakuru byateye impungenge abamwumvise.

Mu badepite kandi harimo na Edouard Bamporiki washimangiye ko anyuzwe na gahunda ya « ndi umunyarwanda », kuri we ngo ni ngombwa gusaba imbabazi mu izina ry’abo mu bwoko bwe bicanye. Uyu mudepite asobanura hari ukamira abandi mu Rwanda, ko abashaka kuyoboka ngo na bo bazakamirwa, mu magambo yandi akivugira ko niba hari abatabona ko politiki iriho mu Rwanda ari nziza ngo abo ntibazi ibyiza bihari. Yemeza ko hari ubwisanzure, kugubwa neza, kwihaza muri byose, cyane amafunguro, nyamara n’itangazamakuru rikorera Leta ntabwo ribikabiriza bigeze aho.

Uyu mudepite ntiyibuza no kwamagana no gusesereza abatavugarumwe n’ubutegetsi akorera. Iyo ageze kuri Padiri Thomas Nahimana, agereranya inyandiko ze n’ibyo avuga ko uwabyakira yaba ari nko gushyira mu nda ibiribwa byarengeje igihe bigahinduka nk’uburozi. Uyu mudepite w’intyoza wayobotse ishyaka riri ku butegetsi, kenshi akaba arivuga imyato by’umwihariko perezida waryo Paul Kagame yemeza ko ngo Urwanda ntawundi rukesha amakiriro n’amizero.

Kumenya gushyenga, kuvuga imyato, gusingiza abo akorera no guharabika no kwamagana abatavugarumwe n’ubutegetsi bimuhesha amashyi ndetse hari abamufata nk’umaze kuba ikirangirire. Ejobundi muri iriya nama hari umutegetsi wamubwiye ngo bitewe n’uko asobanuye ibintu neza ntacyo yakongereho ngo byose yabivuze. Biri mu kiganiro cyatanzwe tariki ya 27/09/2015 (kuva ku 01h19’22’’kugeza 2h53’27’’).

Abateguye iyi nama y’urubyiruko bavuga ko bishimiye uko yagenze; mu gihe abitegereje umubare w’abayitabiriye, bakanumva na bimwe mu byayivugiwemo nk’amagambo akaze, adafasha abantu kumva ko buri wese afite uburenganzira, by’umwihariko ubwo kubaho, (amagambo nk’aya minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu) bibaza niba hari inyungu yavuye muri iyi nama nko ku kibazo cy’umwuka mubi hagati y’abari ku butegetsi n’abatavugarumwe na bo kuko n’ibyaganiriweho byagasigasiwe no kubonera umuti inzangano zuririra ku kudahuza ibitekerezo muri politiki.

Jean Claude Mulindahabi

Ni umunyamakuru w’umunyarwanda uba mu gihugu cy’u Bufaransa. Nyinshi mu nyandiko ze mwazisanga hano>>

 

Yozefu Utumabahutu Habineza ati: umuhungu wanjye yarezwe neza si inkirabuheri!

Nyuma y’aho ikinyamakuru kibogamiye kuri Leta ya Kigali, igihe.com gitangarije inkuru yiswe: Amagambo umwana wa Joe Habineza yavugiye muri Amerika yamaganiwe kure, akoresheje urubuga rwa Facebook, aho ari mu rugendo mu gihugu cya Nigeria, Bwana Yozefu Utumabahutu Habineza uzwi cyane ku kabyiniriro ka “Joe” yagize icyo atangaza asa nk’ushaka kuvugira umuhungu we ariko anashaka kwerekana ko ashyigikiye bidasubirwaho Perezida Kagame dore ko bimwe mu binyamakuru bisanzwe ari imizindaro y’inzego z’iperereza z’u Rwanda nabyo byari byiroshye muri iki kibazo bikanemeza ko ibyo Bwana Jean Michel Habineza yavuze yabitumwe n’abarwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda bo muri RNC!

yagize ati:

Nshuti wanditse cyangwa wakoze comments ku Nkuru yasohotse ku igihe.com uyu munsi 29/09/2015 nagirango ngire icyo nyivugaho!
1. Title yayo ifite ikiyihishe inyuma kuko nubwo ntakwihakana umuhungu wanjye uko byagenda kose! Ntibyari ngombwa ko Mufata title nkiriya munshyira mubyo umuhungu wanjye w’imyaka 27 yavuze cyangwa yakoze!!!
2. Jean Michel Habineza Ko atari baringa kuki mutamubajije niba ibyo bivugwa aribyo cyangwa niba bamwumvise nabi mugahita mwihutira gushyira hanze inkuru mutatomoje? Mwari nibura no kubaza urwo rubyiruko bari kumwe bakababwira inkuru y’impamo
3. Muravuga ngo iyo nkuru ntikiri kuri website ya University none se Jean Michel niwe wayivanyeho? Uko muzi

abanyamerica se yakwandika inkuru yarangiza akayivanaho aziko afite ukuri???? Sasa rero muve muri byacitse dore ko hari n’abatangiye kumutwerera ingengabitekerezo ngo yavanye kwa Sekuru ndetse ngo na Se (ibi ni agahomamunwa)! Mwumve ukuri nyako kwakundi guca muziko ntigushye kandi kudahakishwa!!!
Jean Michel ari muri America atari mubutumwa bwa leta ntafaranga lya leta rimutangwaho! Arikumwe n’urubyiruko rwatoranyijwe mu batsinze I debate competition! Ibi abikora buri mwaka bakajya muri za Universities zitandukanye zo muri Amerika bagasobanurira abaho uko Africa n’u Rwanda bihagaze naho byavuye!!!
Bamubajije icyo urubyiruko rurota (dreams) kuzakora muminsi iri mbere ababwira politike ! Bamubaza itandukaniro lya politike ya kera niyubu ugereranyije no muri Amerika! Nibwo yavuze ati: hano muri Amerika Obama yamaze imyaka akora politiki ntawe umuhutaza ageraho aba Perezida kubera democracy n’imiyoborere myiza! Naho muri Africa mu kinyejana cyashize nta democracy yari n’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu bwari buhari kubulyo hari abahitagamo kujya mu ishyamba ngo bahindure ibintu!
Ngayo nguko! Nibyo yavuze ariko abantu ntibumva kimwe!
None se tutabishyizemo amakabyankuru, Perezida wacu dukunda cyane HE Paul Kagame, ahunga afite imyaka 3, nuko yarahunze imiyoborere myiza???
Ata Madam we atwite imfura yabo akajya kurugamba rwo kubohora urwamubyaye nuko se Mu Rwanda hari democracy???
None se niba yarashakaga kuba President kuki atamubaye muri July 1994?
Uwari wanditse iyo article yumvishe nabi ibyo Jean Michel yavuze (Ahubwo niho ingengabitekerezo ya bamwe Mu bazungu aho bumva Ko Africa ari igihugu kimwe kiyobowe n’abanyagitugu)!
Jean Michel yarezwe neza Kandi azi gutandukanya icyatsi n’ururo! Ntabwo ari inkirabuheri kandi ntabwo yatera ibuye aho twajishe igisabo!!!
God bless Rwanda, God bless Rwandans, God bless our Beloved President

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

 

NOUVELLE GENERATION IRAHAMAGARIRA ABANYARWANDA KWITABIRA IMYIGARAGAMBYO YO KWAMAGANA PAUL KAGAME MU BUHOLANDI

Amashyaka ahuriye muri New Generation/ Nouvelle Génération , amaze kumenya
iby’urugendo Perezida Paul Kagame ategura kugirira mu Buholandi ku italiki ya 3
ukwakira 2015, aho azaba aje kwizihiza umunsi yashyizeho witwa Rwanda Day;

Tumaze gutahura ko ibikorwa by’ uwo munsi nta kindi biba bigamije uretse kubona
uburyo Leta ya FPR yifashisha kugira ngo abakozi bayo bakorera urwego rw’
ubutasi DMI ari nabo bashinzwe ibikorwa by’ Ubwicanyi babashe kubona Visa,
bityo banyanyagizwe mu bihugu by’aho bagiye gukorera iyo Rwanda Day,

Hashingiwe ko izo nkozi z’ibibi za DMI zigira impunzi bityo zigasigara muri ibyo
bihugu zikorera leta ya FPR, zihiga abatavuga rumwe na Kigali cyangwa abatumva
kimwe n’uko iyo Leta ikora, zigamije kubicisha kubahimbira ibyaha no kubafungisha
by’amaherere ;

Hashingiwe kandi ko uwo munsi hasesagurwa mo amafaranga menshi harimo n’ayo
kugura abantu ngo bigaragare ko Kagame akunzwe n’ abanyarwanda baba ari abari
hanze cyangwa bari mu gihugu imbere,nyamara ibi bigakorwa mu Rwanda ubukene
bunuma, aho abanyeshuri babura amafaranga y’ishuri,abarwayi babura uko
bavurwa,ababyeyi bafungirwa mu bitaro kubera ko babuze uburyo bwo kwishyura
kandi baba bagiye kuruhuka (kubyara); hari abicwa n’inzara kubera kubura icyo
kurya ndetse hari n’ abadafite aho kuba;

Hashingiwe ko Prezida Kagame ari Perezida w’ Umunyagitugu kandi w’ Umwicanyi
n’ubu akaba akomeje gufunga abanyapolitiki batavuga rumwe na we abandi
akabamenesha;

Hashingiwe ko akomeje kwica no kwicisha abanyarwanda benshi ndetse n’abandi
baturage bo mu karere k’ ibiyaga bigari cyane cyane abo muri Repubulika iharanira
Demokarasi ya Congo n’ U Burundi;

Hashingiwe ku ruhare Paul Kagame yagize muri jenoside yarimbuye abatutsi ndetse
n’abahutu mu Rwanda, n’ ubu abashoboye kurokoka batinyuka kugaragaza ko mu
Rwanda hari akarengane akabica ndetse akabambura imitungo yabo cyangwa
akayirimbura nk’uko byahereye ku mitungo y’ abahutu bari bifashije none bikaba
bigeze no mu batutsi;

Hashingiwe ko Kagame yatangiye umugambi wo kwica Itegeko nshinga ry’ u
Rwanda ryatowe muri 2003, akaba akoresha abambari be barimo Inteko z’
abadepite na gouvernement ngo iryo tegeko rihindurwe bityo azongere yiyamamaze
kandi wenyine;

Amashyaka ahuriye muri New Generation/Nouvelle Génération arahamya ko nta
mwanya Kagame akwiriye mu Burayi aho demokarasi yashinze imizi , ahubwo ko
Kagame umwanya we uri mu nkiko agakanirwa urumukwiye.

Tuboneyeho gusaba abanyarwanda aho bari hose cyane cyane abatuye mu
Buholandi, n’ibihugu byegeranye n’ Ubuholandi ko bazahagurukira icyarimwe
bakaza kwifatanya n’ abandi mu kuza kwamagana umunyagitugu Paul Kagame ku
itarilki ya 3 Ukwakira 2015 i LA HAYE guhera saa sita z’amanywa.

Tuzaboneraho kongera kwereka abanyaburayi ko ari ngombwa rwose
kwitandukanya n’ umwicanyi Kagame mu maguru mashya.

Ubushake n’ Ubwitange by’ abanyarwanda ni byo byonyine bizageza abanyarwanda
kuri demokarasi nyakuri.

Bikorewe i Paris,kuwa 24 Nzeri 2015
Mu izina ry’Amashyaka ahuriye muri New Generation/Nouvelle Génération,
Padiri NAHIMANA Thomas, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka ISHEMA ry’ u
Rwanda.


Ingabire Hadija avuga uko yibye!!

UMUNYAMAKURU WA RADIO ITAHUKA YAHOHOTEWE MULI RWANDA DAY I AMSTERDAM

U Buhorandi: Lt Gen Caesar Kayizari yaba yatawe muri yombi aje muri Rwanda Day

Amakuru agera kuri The Rwandan tugikorera iperereza ryimbitse aravuga ko igipolisi cyo mu gihugu cy’u Buhorandi cyaba cyataye muri yombi Lt Gen  Caesar Kayizari, uhagarariye u Rwanda mugihugu cya Turukiya ubwo yari aje muri Rwanda Day i Amsterdam mu gihugu cy’u Buhorandi.

Nabibutsa ko mu bashakishwa n’inzandiko zatanzwe n’ubucamanza bwo mu gihugu cya Espagne, Lt Gen Caesar Kayizari aza ku mwanya wa 12.

By’umwihariko uretse ubwicanyi bwo mu Rwanda mu gace cyane cyane ka Cyangugu ari mu barimbuye impunzi zahunze zerekeza mu nzira ya Bukavu.

Iyi nkuru ibaye ari impamo uyu mugabo yaba aje akurikira Lt Gen Karenzi Karake wafatiwe mu Bwongereza mu minsi ishize akaza kurekurwa nyuma gato ariko abaturage b’abanyarwanda bamaze gucuzwa amafaranga arenga Miliyaridi ngo yo gutuma arekurwa ariko nyamara n’ubwo yarekuwe ntabwo abayatanze bayasubijwe!

Epimaque Ntacyicumutindi

Sweden

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Cyprien Rugamba yari afunzwe akizwa na Perezida Habyalimana!

Nasomye inyandiko yanditswe n’uwitwa Musangwa Emmanuel, yasohotse mu kinyamakuru cyitwa The Rwandan n’indi yanditswe na Jean de Dieu Musemakweli muri Leprophete.fr/Umuhanuzi, zose zirebana n’ubushakashatsi Kiliziya Gatolika y’Urwanda yatangije ku mibereho ya Rugamba Cyprien n’umugore we Defroza kugira ngo bagirwe abatagatifu,numva nanjye nagira icyo mvuga kuri Rugamba cyprien nk’umuntu twakoranye muri ministeri imwe nubwo we yakoreraga i Butare njye ngakorera i Kigali.

Ari Musangwa Emmanuei, ari Jean de Dieu Musamakweli,icyo bose bahurizaho, ni uko Kiliziya Gatulika y’Urwanda yegezemo urunyo rwa FPR-Kagame nk’uko amadini yose yo mu Rwanda ateye ubu,uhereye ku rya musenyeri Rucyahana,ushinzwe ubumwe n’ubwiyunge bw’Abatutsi,urota ari kwigisha ”Ndi Umunyarwanda” igihe cyose aho ari hose. Ndavuga ubumwe n’ubwiyunge bw’Abatutsi kuko kuva FPR-Kagame yatangira kumena umuvo w’amaraso y’Abahutu 1990 kugeza uyu munsi ubwoko buzwe mu Rwanda ni ubw’Abatutsi bakorewe jenoside.

Musangwa Emmanuel, aribanda ku bugwari bw’abayobozi ba Kiliziya gatolika mu Rwanda, kuba kuva musenyeri Classe, Abatutsi bamujya mu matwi bakamwumvisha ko aribo bazi ubwenge bonyine, aribo bakwiye gutegeka igihugu,bakamwumvisha ko umwami wabo avukana amasaka, isogi, uburo n’ibindi bihingwa, akabyemera ari umunyamahanga, wishakiraga abamushyigikira mukurangiza ubutumwa bwe, ariko kugeza uyu munsi, abayobozi ba Kiliziya Gatolika bakaba bataratinyuka kubinyomoza, ahubwo bakaba basigaye birirwa basingiza abicanyi bo muri FPR-Kagame yatsembye abashumba bayo bakaba batanaratinyuka no kubashyingura mu cyubahiro biteye agahinda cyane.

Tuzi ko ikiremwa-muntu cyose gitinya urupfu, ndetse si ikiremwa-muntu gusa kuko igifite ubuzima cyose kirutinya. Nibyo koko FPR-Kagame ni urupfu. Kutayitinya waba utakiri umuntu. Ariko se kubwira Kagame ngo arekeraho gukenesha abantu abambura utwabo, abasenyera amazu, abicira mu magereza, abarasira ku karubanda ku manywa y’ihangu, kumubwira ngo arekeraho gukomeza gukurura umwiryane hagati y’amoko, atonesha ubwoko bumwe mu mayeri abeshya ko nta moko aba mu Rwanda, rwose musenyeri, padri, furere cyangwa mameya, uwabyamagana akabizira ab’isi yose ntibamusabira ku Mana akaba umutagatifu? Kiliziya itagombye kwikiriza intero ya FPR-Kagame yo kurangaza abaturage kugira ngo batabona umwanya w ogutekereza ku bugome bagirirwa no gufata ingamba zo kwipakurura umubisha waminuje mu mayeri yo gutegura no gushyira mu bikorwa itsembabwoko ry’Abahutu ntanumwe urabutswe!

Naho Jean de Dieu Musemakwli, mu nyandiko ye arerekana Rugamba Cyprien, FPR-Kagame ishaka kugira umutagatifu uwariwe. Njye nkaba mwunganira ngira nti:

“Burya koko ukuri ntikumenwa n’umuntu umwe! Ikinyoma baracyigisha cyangwa bakacyigishwa.Naho ukuri guhora ari ukuri ntabwo ari ngombwa kukwigishwa kuko kuba kugaragalira buri wese cyane cyane uwaguhagazeho.

Uyu Jean de Dieu Musemakweri, ibyo avuga kuri Rugamba Cyprien wagira ngo barakoranaga cyangwa yakoraga muri Ministeri y’amashuli makuru n’ubushakashatsi, kuko nanjye natekereje kubyandika ariko kubona akanya bikantera ingorane. Nibyo koko uyu mutagatifu w’inyenzi-nkotanyi, agitegeka INRS, yari afite amakonte menshi muri banki commercial de Butare no muri caisse d’epargne. Hari konti ya INRS nyiri izina, konti y’amasimbi n’amakombe na konti ya Arboretum. Byakomeje guhwihwiswa ko amafranga ya INR,  Rugamba yayamariye mu kwishimisha hamwe n’inshoreke ze zirimo uwitwa cyangwa se uwitwaga Kagoyinyonga n’abandi ntibuka amazina.

Noneho ministri Ntagerura Andre, wayoboraga MINESUPRES, asaba ko haba ugenzura ry’imikoreshereze y’imali ya leta muri INRS. Icyo gihe iriya nyangamugayo Gasoma Jean Baptiste, bari gutemagura nk’abatema umutumba, bamuziza ko adatanga amanota y’ubuntu, niho yari agitangira akazi muri ministeri ari umusore w’umuhanga cyane.

Commission de controle financier, igizwe n’abantu bo muri Mineprisc, Minesupres, Minifin no mri UNR bakoze ingenzura ryamaze nk’ukwezi kose. Batanga raporo yerekana ko Rugamba Cyprien ari isiha rusahuzi!

Ntabwo nibuka umubare w’amafranga atashoboye kwerekana aho yagiye ariko yari menshi cyane. Minesupres imaze kubyumvikanaho na Minifin bohereje dosiye muri parquet kugira ngo ikurikirane Rugamba Cyprien.

Uyu Rugamba amaze kumva dosiye ye yageze mu biro bya parike yahise agwa muri coma.Umuntu wari uzi kumwigana, ni umugabo nkunda cyane witwa Sebudanga Augustin. Ngo yaguye igihumura, ahita aba ikiragi ntiyongera kubumbura umunwa. Bamujyana muri Hopital universitaire i Butare, babura indwara, bamuzana i Kigali muri Clinique, babura indwara. Bamujyana i Bruxelles ho mu Bubiligi, muri Hopital Saint Luc, naho biba wayu babura indwara.

Sinzi ukuntu inkuru yageze kuri perezida Habyarimana, dore ko ngo bari bariganye mu isominali, asaba ko ibirego barega Rugamba Cyprien byahinduka imfabusa. Rugamba abyumvishe ahita yikokomora araseka, ijwi riragaruka.

Ikindi kandi abantu bashaka kuyobya abayobozi ba Kiliziya mu Rwanda bavuga ngo ni umuryango wa Emmanuel yazanye mu Rwanda we n’umugore we Dafroza. Muzabaze abantu bose bazi Rugamba Cyprien, nta kintu nagito Rugamba yashoboraga gukora adafitemo inyungu zijyanye n’ifaranga. Kubera ko yari avuye ku kazi nta handi yashoboraga gukura ifranga, cyangwa kugaragarira.

Nk’uko Musemakweli yabivuze, niba abaye umutagatifu, ntibagasige inyuma na Habarurema, wahimbye hymne National nziza cyane, Iyamuremye, Ngirumpatse, Masabo, Rujindiri na Nzayisenga….

Marcel Haguma

Kwitabira gahunda za Leta muvuga ko mwahunze ni ubufatanyacyaha: Rugema Kayumba

Mu izina ry’impunzi ngenzi zanjye, mu ry’abanyamuryango ba RNC mpagarariye muri Norway, nasabaga  gushira ubwoba mukitandukanya n’iterabwoba rya Leta y’i Kigali na za Ambassade zayo zose kw’isi.

Mbamenyeshe ko ibihugu mutuyemo byamenyeshejwe iterabwoba muterwa na Leta mwahunze ariko ku bw’ibyangombwa musabwa n’ibihugu byabahaye ubuhungiro muba mugomba guhabwa na za Ambasade z’u Rwanda nk’uburenganzira bwanyu ariko bakababwira ko mbere yo kubibaha bagomba kubanza kubakoresha ibikorwa by’ubuhemu, bijyanye no kwica, kuneka kubeshya no kwitabira ibikorwa by’ubutegetsi mwahunze.

Turabasaba kwiyambaza inzego za polisi mu bihugu byose murimo byose aho kugwa mu mitego y’ubutegetsi mwahunze kandi bukomeje kwibasira abatavuga rumwe nabwo.

Bavandimwe mwirinde kugwa mu mutego wa Leta yihaye gahunda yo kwica abaturage, kubiba amacakubiri, iterabwoba, ibinyoma guheza abenegihugu no kwimika akarengane ubuziraherezo.

Turabamenyesha ko Leta zose z’akarere k’amajyaruguru y’u Burayi dutuye zose zizi iterabwoba ribakorerwa, bazi neza itekinikabyaha babahimbira, noneho rero gukomeza kwitabira gahunda za Leta mwahunze ni ukwiyemeza kuba abafatanyabikorwa n’abafatanyacyaha mu karengane mwavuze ko mwagiriwe ubu karimo kugirirwa abandi ku bufatanye bwanyu.

Turahamagarira buri wese ushoboye gushyigikira kwamagana akarengane gakorerwa abanyarwanda mu gihugu no hanze, turasaba ko habaho gukomeza kumenyesha inzego z’umutekano z’ibihugu mutuyemo byose imigambi mibisha ya Leta ya Kigali yimitse ubwicanyi n’iterabwoba.

Mukomeze muhorane ubutweri n’umurava wo guhorana murwanya ikibi.

Rugema Kayumba

Oslo- Norway

Inzego z’iperereza z’u Rwanda mu bikorwa by’urugomo mu Buhorandi zitwaje Rwanda Day!

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 3 Ukwakira 2015 mu gihe habaga Rwanda Day i Amsterdam mu gihugu cy’u Buhorandi inzego z’iperereza z’u Rwanda zihishe inyuma y’iki gikorwa kugira ngo zihohotetere abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Amakuru twashoboye kumenya n’uko abakorera Leta ya Kigali biganjemo abarinda Perezida Kagame bari bavuye mu Rwanda, abakozi ba za Ambasade ndetse n’insoresore zaje i Burayi zigize impunzi bahohoteye bidasubirwaho abantu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, igitagaje n’uko ibyo bikorwa byagaragaraga nk’ibiteguye neza, bitunguranye, bikamara igihe gito, icyagaragaye muri ibyo bikorwa n’uko abahohotewe bose batwawe za Telefone zabo zigendanwa!

Bamwe mu bahohotewe twashoboye kumenya harimo:

-Abanyamakuru b’ikinyamakuru Jambo News 

-Umunyamakuru Serge Ndayizeye wa Radio Itahuka, Ijwi ry’ihuriro Nyarwanda RNC

-Umukozi wa Human Right watch, Anneke Van Woudenberg

Nabibutsa ko uburyo bwo gutwara Telefone zigendanwa ndetse n’ibindi byuma by’itumanaho ari uburyo bukunze gukoreshwa n’abamaneko ba Leta ya Kigali kugira ngo bashobore kumenya amakuru kuri ba nyiri za Telefone ndetse n’abo bavugana nabo.

Tutagiye kure nabibutsa ko igihe Col Karegeya yicwaga batwaye za Telefone ze, igihe bateraga kwa Lt Gen Kayumba batwaye I pad yaje gufatirwa ku kibuga cy’indege muri Afrika y’Epfo mu isanduka y’ambasade y’u Rwanda i Pretoria irimo koherezwa mu Rwanda.

Marc Matabaro

Impapuro zo gufata zo muri Espagne zakuriweho 11 gusa abandi baracyashakishwa!

Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu gihugu cya Espagne atandukanye cyane n’ibyatangarijwe itangazamakuru na Ministre w’ubutabera mu Rwanda Bwana Johnston Busingye.

Ministre Busingye yatangarije ikinyamakuru igihe.com ko urukiko rw’Ikirenga muri Espagne rwatesheje agaciro impapuro zo guta muri yombi abasirikare bakuru 40 b’u Rwanda. Yagize ati “Urukiko rw’Ikirenga rwahagaritse impapuro zo guta muri yombi uko ari 40. Icyemezo cyafashwe tariki ya 10 Nzeli ariko ndakeka ko hakenewe akanya ko kubyandika no kugisinya. Urubunza muri Espagne narwo rwahagaritswe.”

Ariko nyamara siko bimeza kuko urukiko rw’ikirenga rwa Espagne ahubwo rwemeje icyemezo cyafashwe n’urukiko rukuru cyo kudakurikirana hanze ya Espagne abasirikare 11 muri 40 bari basanzwe bashakishwa n’ubutabera bwa Espagne kubera inyandiko zatanzwe n’umucamanza wo muri Espagne mu 2008 zibashinja ibyaha by’intambara n’ibindi byibasiye inyokomuntu. Ariko abandi 29 inyandiko zo kubafata ziracyafite agaciro mu bihugu by’uburayi kuko bakurikiranyweho icyaha cy’iterabwoba.

Radio BBC Gahuzamiryango  mu kiganiro cyayo cya kabiri cyo ku wa kane tariki ya 08  Ukwakira 2015 yaganiriye n’uwunganira imiryango y’abanyaEspagne biciwe mu Rwanda, Bwana Jordi Palou Loverdos asobanura by’imvaho uko iki kibazo kimeze.

Umva hano hasi uko Bwana Jordi Palou Loverdos yabibwiye BBC Gahuza Miryango

Click here to view the embedded video.

Ntabwo ari BBC Gahuzamiryango gusa yatanze amakuru y’umwimerere atandukanye n’ayo Leta y’u Rwanda yari yatangaje ahubwo na Radio ijwi ry’Amerika yatangaje kur rubuga rwayo inkuru yise: Espagne: Icyaha cy’Iterabwoba Cyagumyeho ku Banyarwanda 29  iyo Radio yiyambaje umunyamategeko Karoli Kambanda wasobanuye byimbitse uko icyo kibazo kimeze.

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

 


Umuhungu wa Fred Rwigema ngo arashaka gukomeza intambara ya se yo guharanira amahoro no kwishyirukizana!

Mu  nyandiko yatangajwe n’urubuga rwa Kent State University, umuhungu wa Fred Rwigema witwa Eric Gisa yatangaje ko aho bigeze ubu ngo abona nta kindi yakora kitari ugukurikira intambwe za se no kumuhesha ishema. Ngo Eric arifuza gukomeza ubutumwa bwa se bwo kuzana amahoro no kwishyira ukizana.

Eric ndetse na mushiki we ubu barimo kwiga ibijyanye na politiki muri Kent State University muri Leta ya Ohio imwe mu zigize Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Eric Gisa kandi avuga ko narangiza amasomo intego ye ari ugusubira mu Rwanda ngo aharanire kugera ku ntego ise Fred Rwigema yari yariyemeje. Ngo ibyo yaciyemo byatumye yishimira kuba uwo ari we ngo bikaba byaratumye yifuza kwinjira muri politiki kugira ngo arangize indoto za Se.

Uyu musore avuga kandi ko n’ubwo yifuza kuba nka se, ariko ngo nyina niwe akuraho imbaraga zimufasha kugera kucyo yiyemeje, ngo nyina yamureze wenyine we na bashiki be ngo iyo atamugira ntabwo aba ari aho ari ubu cyangwa ngo abe ari uwo ari we ubu.

Amagambo y’uyu musore n’ubwo asa nk’ajimije yatera benshi kwibaza mu gihe bizwi uburyo umugore wa Fred Rwigema nyina w’uyu musore yacunagujwe n’ubutegetsi bwa Perezida Kagame kw’isonga hari umugore wa Perezida Kagame, Jeannette Nyiramongi.

Uretse gucunaguza Jeannette Rwigema ubu umunsi w’itariki ya mbere Ukwakira usa nk’uwateshejwe agaciro kuko wenda Perezida Kagame atari mu bagabye igitero mu Rwanda kuri uwo munsi. Tutagiye kure itariki ya mbere Ukwakira uyu mwaka wa 2015, Perezida Kagame yari yibereye mu rugendo hanze y’u Rwanda dore ko uretse kuba gusa umunsi w’ikiruhuko uwo munsi utakizihizwa mu Rwanda.

Izina rya Rwigema naryo barimo kugenda barirya isataburenge ku buryo aho bukera rishobora kuzibagirana dore ko bamwe u bayobozi bakuru b’u Rwanda nka Ministre James Kabarebe batangiye kujya bavugira ku mugaragaro ko Fred Rwigema yahubutse agategura intambara nabi bigatuma igwamo benshi, ko Perezida Kagame ari we wasubije ibintu mu buryo akabageza ku ntsinzi.

Nabibutsa ko ku ikubitiro Fred Rwigema ari we wari intwari ya mbere mu Rwanda ariko uko bivugwa ubu ni uko intwari ya mbere yagizwe umusirkare utazwi.

Ben Barugahare

Email: therwandan@ymail.com

NJYE NASABA KAGAME KUVA K’UBUTEGETSI.

Serge agarukanye ingufu nyinshi muri Amerika nyuma yaho yari ahitanywe na DMI ya SIWEMANA

FDU-Inkingi iratabaliza kandi ishinganye umwe mu bayobozi bayo mu Rwanda Gratien Nsabiyaremye

Ubutegetsi bwa FPR-inkotanyi bumereye nabi umuyoboke wa FDU-Inkingi Gratien Nsabiyaremye kuva muli 2012, aho yangiye kuyoboka ishyaka FPR-Inkotanyi.

Ubu dufite impungenge zikomeye ko ubutegetsi bushobora noneho kumuhitana kubera impamvu zinyuranye zilimo:

  1. Kuba yaratinyutse kwanga kujya m’ishyaka FPR-Inkotanyi bamwitumye;
  2. Kuba ishyaka yahisemo,  ali ryo FDU-Inkingi,  ryamugiriye icyizere rikamutorera kungiliza ushinzwwe politiki mu ishyaka FDU-Inkingi kuva muli nzeli 2014;
  3. Kuba politiki y’Urwanda ili mw’ikoni rikomeye rirebana no guhindura itegeko nshinga, bikajyana n’uko ubuyobozi bwafashe indi ntera mu gutera ubwoba, cyangwa kwikiza umuntu wese utabona ibintu kimwe na Leta; umuntu nk’uwo akaba asigaye yitwa umwanzi w’igihugu;
  4. Kuba yibasirwa ku buryo bugaragara n’Inzego nyinshi z’ubutegetsi zilimo abakozi b’ishyaka FPR, abasilikare, abapolisi, abashinzwe iperereza mu gisilikare bazwiho umwuga wo kunyereza no guhotora abantu (DMI), n’abashinzwe umutekano mu giturage DASSO;
  5. Kuba baramugeze amajanja bakamutera iwe rugo agakizwa n’uko abaturage batabaye. Twakwibutsa ko Umunyabanga mukuru wa FDU-Inkingi yafatiwe aho Rutsiro agafungwa kubera kubasanze yicaranye n’abantu mu kabari abaganira amatwara ya FDU-Inkingi;
  6. Kuba hali ingero z’abantu bagize ibibazo kubera kuyoboka andi mashyaka cyangwa kwanga gukorana na FPR babisabwe. Twakwibutsa ihotorwa rya Bwana Rwisereka Vice President w’ishyaka Green Party, n’urupfu rw’umugabo Rwigara Asinapol umuryango we uvuga ko yahotowe azize ko yanze kugabana umutungo we n’ishyaka FPR-Inkotanyi;
  7. Kubera ko amakuru aturuka hirya no hino, avuga ko ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi, bukoresheje DMI, bushaka kwikiza abantu bose bukeka ko bashobora kuzatazatora cyangwa bashibora kugira inama abantu kutazamera ko itegeko nshinga rihinduka.  Nk’uko bisanzwe baratekereza ko abazaba barigise, cyangwa bapfuye, bizitirirwa ko bagiye muri FDLR cyanga ko bishwe n’abagizi.

Ibazo bya Gratien byatangiye gukomera aho asuriwe n’abantu bavugaga ko bavuye mu bunyamabanga bukuru bwa FPR-Inkotanyi kuwa 08/11/2012. Abo barimo abitwa Nyirinkindi Gervais na Gasana Clement Karasira. Bamusanze i Rutsiro aho akorera umurimo w’uburezi, bamubwira ko agomba kujya muri FPR niba ashaka kugira amahoro. Ibi bikaba binyuranije n’igika cya 2 cy’ Ingingo ya 11 y’ itegeko nshinga ryo ku wa 4/6/2003 n’ imivugururire yaryo kugeza kuri 17/06/2010.

Ntibyaciliye aho. Kuwa 03/01/2013 bamusanze aho avuka ku Gisenyi mu karere ka Rubavu, bamuhatira kujya muri FPR ariko arabangira aratsemba. Kumuhatira kujya muri FPR binyuranije n’ingingo ya 53 y’itegeko nshinga ryo ku wa 4/6/2003 n’imivugururire yaryo kugeza kuri 17/06/2010.

Muli Gashyantare 2014, kw’ishuli yigishamo, yasuwe n’igitero cy’abategetsi ba Rutsiro baje kumumenyesha ko kutayoboka FPR inkotanyi ari ukuba umwanzi w’igihugu. Abo bategetsi balimo umuyobozi w’akarere ka Rutsiro Byukusenge, aherekejwe n’umusikare ufite ipete rya Majoro,  umukozi ushinzwe FPR, bari kumwe n’umupolisi ushinzwe “policing community” n’ushinzwe ipereza mu ngabo zikorera i Rutsiro witwa Moise.

Kw’itariki ya 12 Nzeri 2015 haje abasirikare babiri, barimo ufite ipete rya Capitaine Vianney Munyawera wo mu ngabo zikorera mu kareka Rutsiro;  Bageze mu kigo cy’amashuri Gratien yigishirizamo, bavugana n’abanyeshuli bamwe, babasaba ko bazajya bakulirana ibyo Gratien akora, bakabibagezaho.

Ishingiye ku gika cya 2 cy’ ingingo ya 10 y’ Itegeko nshinga, FDU-Inkingi rirasaba inzego zibishinzwe , gutabara Gratien Nsabiyaremye,  zikabuza ubutegetsi bwa Rutsiro kumubuza ubuhwemo. Irasaba cyane cyane gukora anketi ku bivugwa ko hali  umugambi wo kumwivugana.

Turasaba inzego zishinzwe umutekano kwirinda kuba igikoresho cy’ishyaka rimwe FPR-Inkotanyi, zikumva ko ali nzego z’igihugu zishinzwe umutekano wa buli munyarwanda, uwo yaba ali we wese, yaba muli FPR cyangwa atavuga rumwe nayo. Bakibuka ko ntagahora gahanze, ko ibyo bakora bazabibazwa buli muntu ku giti cye.

Turasaba imiryango ishinzwe kurengera ikiremwamuntu, tugejejeho iyi ntabaza, gukora anketi yabo bakamaganira kure ibikorwa byo gutoteza abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Bikorewe i London  05/10/2015

Bahunga Justin

Komiseri ushinzwe ububanyi n’amahanga

Umuvugizi wa FDU-Inkingi

 

Bimenyeshejwe:

  • Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe uburenganzira bw’ ikiremwamuntu mu RwandaP.O. Box 269, Kigali, Rwanda

FDU-Inkingi iratabaliza kandi ishinganye umwe mu bayobozi bayo mu Rwanda Gratien Nsabiyaremye wibasiwe n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi(PDF)

IKIBAZO CY’IMPUNZI ZIRI MURI CONGO N’UBUTABERA BW’ABADAGE

Viewing all 10365 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>