Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10365 articles
Browse latest View live

Mu Rwanda hari abanyamakuru badakozwa kwinjira mu itorero

$
0
0

Abanyamakuru na bo bagomba kujya mu itorero?

Iki ni ikibazo bamwe bibaza, nyuma y’aho umuyobozi w’Itorero ry’igihugu Boniface Rucagu atangarije ikinyamakuru « Igihe » ko bari kunoza inyigo y’uburyo abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru byo mu Rwanda bazajyanwa mu itorero mu gihe cya vuba.

Ibyo bikubitiyeho ko tariki ya 5 Ukwakira 2015, abahagarariye Ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda, n’Inama nkuru y’itangazamakuru basohoye itangazo rishishikariza abanyamakuru kwiyandikisha. Ese kuba bivuzwe n’izo nzego, hari andi mahitamo abanyamakuru bo mu Rwanda bafite yo kutabyitabira?

Ingaruka ni izihe ku batazaryitabira?

Boniface Rucagu avuga ko abanyamakuru batazaryitabira bazitwa ibigwari. Kwitwa gutyo ubwabyo, ni nde ushidikanya ko  byanakurikirwa no kutakirwa neza nko mu gihe cyo gutara amakuru, … Kuba iyo gahunda iri mu murongo wa Leta ndetse n’uw’ishyaka rikomeye, rinari ku butegetsi, aho  biroroshye ko abumva badakeneye iyo gahunda, bareka kuyitabira? Ese ubundi umunyarwanda ntiyari akwiye kuba ari we wihitiramo kuryitabira cyangwa kutaryitabira amaze kumva ibisobanuro by’icyo ryamwungura ? Mbere yo kureba icyo abantu babivugaho, hari icyo umuntu akwiye kubanza gusobanukirwa.

Itorero ni iki ?

Abategetsi b’Urwanda iyo basobanura iryo torero bahera ku gisobanuro cy’itorero ryahozeho mu muco wa kera. Ngo itorero rigira uruhare mu gutoza intore indangagaciro z’umuco nyarwanda, zikigishwa gukunda igihugu zigaca ukubiri n’umuco wo kuba ntibindeba kandi rikazibera isoko y’ubumenyi buzigirira akamaro mu mibereho yazo. Abinjiye mu itorero barahugurwa, baratozwa, bagasohoka ari intore.

Komisiyo y’Igihugu y’Itorero ni yo ifite inshingano yo kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’Itorero no gukora ku buryo ibyiciro byose by’Abanyarwanda bihabwa amahirwe yo kwitabira Itorero. Ikinyamakuru « Igihe » kivuga ko hagati y’umwaka wa 2007 na 2012, Itorero ry’Igihugu ryahuguye intore 284.207 muri zo hakaba harimo abarimu, abanyamabanga nshingwabikorwa, abahinzi-borozi, abagize inzego z’abaturage zishinzwe kubungabunga umutekano ndetse na bamwe mu banyarwanda baba mu mahanga.

Mu ikubitiro, abantu bavuga ko ibyo bisobanuro ari byiza ariko abandi bakanongeraho kwibaza niba atari igikorwa kiboneraho n’uburyo bwo gucengeza no kureshya abanyarwanda ku ishyaka riri ku butegetsi ari ryo FPR Inkotanyi. Ibyo binatuma bamwe babona ko ari inzira yo kwigarurira imitima y’abanyarwanda uko yakabaye. Hari n’abibaza niba, uretse n’abanyamakuru, niba n’abandi batari bakwiye guhitamo ubwabo kwitabira cyangwa kutitabira iyo gahunda ku bushake bwabo. Icyo gikorwa ariko, gitegurwa mu magambo atigera agaragariza utaracyinjiramo ko hari aho gihuriye no gucengeza politiki n’amatwara y’ishyaka riri ku butegetsi.

Nyamara se ukuri ni ukuhe?

Nta gushidikanya ko ari igikorwa gifite aho gihuriye na politiki igenga igihugu muri iki gihe. Igisobanuro cy’intore, hari n’abagifata nk’abiyemeje gukorera byimazeyo no kwitangira ibikorwa byemezwa n’ishyaka riri ku butegetsi kuva muri Nyakanga 1994. Ijambo intore hari abataribonamo isura nziza muri iki gihe, kuko bamwe mu banyarwanda usanga bafata intore nk’abiyemeje kwifashishwa mu bikorwa byo kurwanirira iryo shyaka mu gahunda zinyuranye, zirimo kurifasha kurushaho gushinga imizi, kwigarurira no gucubya abatavugarumwe na ryo, n’ibindi. Aha ni ho bamwe bagira impungenge bibaza niba abantu batazagwa mu mitego nk’iyo mu bihe byashize, aho gukurikira no kumira bunguri, bikurikirwa no kwiroha mu bikorwa, ibyo ari byo byose, abantu badahawe umwanya wo gutekereza. Ngicyo igituma, bamwe mu banyarwanda bakemanga gahunda y’itorero n’intore. Abafite amakenga n’impungenge ko intore zishobora kubura rutangira ku buryo zakwiroha no mu bugizi bwa nabi bitewe no kumvira kurenze, kudakenga na rimwe, kwitiranya umwanzi cyangwa kubikora nkana, ese ntibakwiye ibisobanuro na gihamya ibahumuriza?

Hari abavuga ariko ko mu itorero higishwa gukunda igihugu, indangagaciro, umuco mwiza na kirazira. Aba bongeraho ko niba ibyo ibikorwa ari byiza bikwiye no gusesekara no ku banyamakuru. Bavuga ko niba iyo gahunda igenewe abanyarwanda bose, ngo nta mpamvu yatuma hagira abanyamakuru bibwira ko itabareba.

Nyamara mu Rwanda hari n’abanyamakuru bandi badakozwa ibyo kujya mu itorero. Urugero ni nk’umuyobozi w’ikinyamakuru « Great Lakes Voice » Robert Mugabe. Yabwiye « Igihe » ko atiyumvisha impamvu yakwitabira iyo gahunda kandi hari abayisohokamo, bakarenga bagakora ibikorwa bibi.

Ku rubuga rwa « facebook » Aldo Havugimana (umunyamakuru akaba n’umuyobozi wa Radiyo Rwanda) yabajije abantu niba hari itandukaniro riri hagati y’abanyarwanda n’abanyamakuru b’abanyarwanda kuri iriya gahunda yo kujya mu itorero. Uretse biriya bisobanuro by’abantu banyuranye bavuze uko babibona hejuru hano, umunyamakuru Ngendahimana Jean, we agira ati: « abanyamakuru ni abenegihugu nk’abandi banyarwanda, icyakora nta munyamakuru ukwiye kuvanga akazi ke na ‘political propaganda ». Akomeza avuga ko itangazamakuru rikwiye gukorana na leta ariko ntawe ukoresheje undi. Ati: « dukwiye kwigira ku mateka , kuko itangazamakuru rikorera ubutegetsi aho gukora kinyamwuga no mu nyungu z’abenegihugu bose tuzi aho ryatugejeje ahagana 1994 ».

Ngendahimana Jean aranibaza, abaza n’abandi ati: « ese uwo muntu we uzabahugura kuri kirazira n’indangaciro ni muntu ki? Umunyapolitike? We se ubwo yaba azifite? Arongera ati: « ntabwo gukweshoninga ‘policies’ zimwe na zimwe za leta ari sakirirego, ati: »iki gitekerezo cya Rucagu si kizima kuko nsanga kitarashyizwemo ubushishozi ».

Ikigaragara muri iki gikorwa gihamagaririra abanyamakuru kujya mu itorero ni uko abantu batakivugaho rumwe. Ntawamenya niba abanyamakuru bo mu Rwanda bazakitabira ku bwinshi. Hari abavuga ko niba abandi banyarwanda b’ingeri zose bakijyamo, ko ntawukwiye kugihezwamo ngo ni uko ari umunyamakuru. Ariko, abadatekereza nk’abo hari ikintu cy’ingenzi bibutsa cyazirikanwaho: ni uko umwuga w’itangazamakuru ukorwa neza iyo witaruye kwinjirirwa n’ibikorwa by’abanyapolitiki bihishe inyuma y’inyungu bwite cyangwa ibisa na byo. Bitabaye ibyo, nibura bikwiye kumvikana no kwakirwa neza ko guhitamo cyangwa kudahitamo kujya muri gahunda y’itorero nta kibi kirimo. Ubishatse akajyayo, utagiyeyo ntibifatwe nk’amahano, ikinegu cyangwa ngo bimugireho inkurikizi mbi. Ibi byafasha na Boniface Rucagu kumva ko ari ugutandukira kwita ibigwari abatitabiriye itorero ayobora, bikanamurinda kuzagera ubwo yibeshya agashishikariza abanyarwanda bose kwambara nka we no kwitwara nka we, kuko « kami ka muntu ni umutima we ».

Jean-Claude Mulindahabi ni umunyamakuru w’umunyarwanda uba mu gihugu cy’u Bufaransa. Izindi nyandiko ze mwazisanga ku rubuga rwe EJCM INFO


UMUSHINGA KIRIMBUZI WO KWIMIKA UMWAMI: URUKIKO RW’IKIRENGA N’INTEKONSHINGAMATEGEKO BIWUHAYE UMUGISHA.

$
0
0

Paul Kagame ari kwiruka amasigamana kubera gutinya Abataripfana biyemeje ku mugamburuza no kumusimbura bitarenze umwaka wa 2017.

Byatangiye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga umusaza Sam Rugege mw’isomwa ry’urubanza Ishyaka Green Party ryarezemo Leta y’u Rwanda risabaga ko hahagarikwa ibikorwa byose bigamije guhindura itegeko nshinga, yatangaje ko intambwe zose zo guhindura Itegekonshinga kugeza ubu  ntaho zinyuranije n’amategeko kuko ari ibyifuzo by’abaturage bagera kuri miliyoni 4 kandi ko nta tegeko nshinga na rimwe ku isi ridateganya uko ryahindurwa bibaye ngombwa. Igihita cyunvikana kuri buri muntu kugeza ubu, nkuko Sam Rugege abigaragaje iyi nayo yari intamwe (Step) Leta y’urwanda yari yiteze kugirango ikunde yemeze ko ibikorwa byo guhindura itegekonshinga byemewe na Rubanda kandi ko kurihindura bikurikije amategeko. Iki rero ni igikorwa cy’icengezakinyoma urukiko rwemeje none dore uyumunsi kuwa mbere n’Intekoishingamategeko ibyakiranye amabokoyombi maze itora kumugararagaro ko Itegekonshinga rigomba guhinduka ntakabuza maze Perezida akongera akiyamamaza.

Dore uko ingingo y’101 ibuza Perezida Paul Kagame kongera kwiyamamaza ivuga:
Perezida  wa  Repubulika  atorerwa  manda  y’imyaka  irindwi.  Ashobora  kongera  gutorwa inshuro imwe. Nta  na  rimwe  umuntu  yemererwa  gutorerwa manda  zirenze  ebyiri  ku  mwanya  wa  Perezida wa Repubulika

Nkuko mubyiyunvira rero nta rujijo ruri muri iyingingo Perezida wa Repubulika Paul Kagame ya kwiye kurangiza manda ze 2 maze akiyicarira akareka abandi nabo bagatanga umusanzu mu miyoborere y’igihugu cyabo. Kandi ibi bikaba bifite ubusobanuro nyine bushingiye ku bwoko bw’ubutegetsi uba wahisemo. Niba turi muri Repubulika koko nta muntu kampara ubaho hakwiye kubaho gusimburana kubutegetsi bishingiye kuri democracy no ku mategeko y’igihugu kandi bigakorwa mu mucyo ndetse mu nyungu Rusange z’abenegihugu bose.
None se ibi Urukiko rw’Ikirenga ntirwaba rubizi cyangwa ingingo y’101 rwayirengagije rubishaka?! Oya mumyanzuro y’urukiko iyingingo rwayigarutseho umucamanza Sam Rugege atanga ubusobanuro ko nta tegeko nshinga na rimwe ku isi ridateganya uko ryahindurwa bibaye ngombwa. Aha nibwo yahise ashingira ku ngingo ya 193 y’Itegekonshinga ivuga ku nzira itegekonshinga rishobora kuvugururwamo.

Iyo ngingo iragira iti:

“Ububasha  bwo  gutangiza  ivugurura  ry’Itegeko Nshinga  bufitwe  na  Perezida  wa  Repubulika bimaze  kwemezwa  n’Inama  y’Abaminisitiri; bufitwe  kandi  na  buri  Mutwe  w’Inteko  Ishinga Amategeko  binyuze  mu  itora  ku  bwiganze  bwa bibiri bya gatatu by’amajwi y’abawugize.

Ivugururwa ryemezwa ritowe ku bwiganze bwa bitatu  bya  kane  by’amajwi  y’abagize  buri mutwe w’inteko. Ariko  iyo  iryo  vugururwa  ryerekeye  manda  ya Perezida  wa  Repubulika, […] rigomba kwemezwa na referendumu,  rimaze  gutorwa  na  buri  Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko.

Nta  mushinga  w’ivugururwa  ry’iyi  ngingo ushobora kwakirwa.”

Tugarukiye aha wahita wemeza ko umucamanza afite ukuri kuko n’itegekonshinga ryacu ryategenije koko inzira rihindurwamo. Nyamara hari n’icyo umucamanza yirengagije. Umucamanza yirengagije ko ntategeko rishobora kuvugururwa cyangwa guhindurwa mu nyungu z’umuntu umwe, ko ahubwo itegeko rihindurwa munyungu rusange. Ibyo ntibishatse kuvuga ko itegekonshinga ry’u Rwanda ridashobora koko kuvugururwa arikose mu nyungu zande? Aha rero twitaye kubivugwa ko kagame ariwe wenyine ushoboye ngo kuyobora u Rwanda, maze itegeko nshinga rigahindurwa kugirango Perezida abe yakwiyamariza manda zirenze 2, ntekereza ko:

- Perezida Paul Kagame we bitaba bimureba kuko ariwe warahiriye kubahiriza no kurinda itegeko riri munzira yo kuvugururwa. Ubwo uwo mushinga waba utegura urwanda rw’ejo si u rwa Kagame.

-Usibye no kuyobora abanyarwanda ubuziraherezo, kubera ibyaha ndengakamere nka “genocide”, ibyaha by’intambara (Criminal war), icyaha cy’iterabwoba (Terrorism), ibyaha byibasiye inyoko muntu (Crime against humanity) n’ibindi ….Perezida Kagame ubundi ntamwanya ntakwiye kuba akiyobora abanyarwanda ahubwo yakwiye kuba yarafashwe agashyikirizwa inkiko zikamukanira urumukwiye. None ngo yayoboye neza akwiye umudari! Muzabeshye abazungu. Ngo Umutego mutindi ushibuka nyirawo akihahagaze!

Nubwo umucamanza rero yishingikirije k’ubusabe bw’abaturage ngo barenga Miliyoni 4, yirengagije ko na Frank Habineza n’abarwanashyaka be barizwa muri Rubanda! Umucamanza yibagiwe kandi ko na Mutsindashyaka yandikiye inteko ishingamategeko ayigaragariza impanvu zikomeye zatuma itegekonshinga ridakorwaho mu nyungu z’umuntu umwe nka Kagame wananiwe no kubahiririza ibyo yari yemereye Rubanda kandi akanabirahiriye muri manda zose 2 arangije. Ikindi gikomeye umucamanza yirengagije nkana, ni uko Abataripfana bo mw’Ishyaka Ishema nabo babarirwa muri Rubanda y’abanyarwanda, kandi bakaba nkuko batahwemye kubigaragaza, badashyigikiye ko Itegekonshinga rikorwaho munyungu z’umuntu umwe. Mushobora kureba ibaruwa Ishyaka Ishema ryandikiye Intekonshingamategeko hano: http://venantm.weebly.com/ishema-party/previous/3

Ibi rero biragaragaraza amarangamutima akabije cyangwa ubwoba bukabije umusaza Sam Rugege, Perezida w’ Urukiko rw’ikirenga yagaragaje akiyemeza kurenga kunyungu rusange z’abanyarwanda bose kugirango arengere inyungu z’umuntu umwe ariwe Paul Kagame. Birabaje cyane!

Ibi birahita bigaragaza neza ko  Prof Sam Rugege yibagiwe ko mu mategeko hatagombera ubwiganze bwa benshi (Majority) ahubwo hakora icyo itegeko ryashatse kuvuga. (The spirit of Law).  Ibi kandi nibyo Ishyaka Ishema ryibutsa muri iyo baruwa ko ingingo y’101 yagiyeho mu rwego rwo kwitoza no gutoza buri munyarwanda ko gusimburana ku butegetsi mu mahoro ari inkingi ya mwamba mu kubaka igihugu kiyoborwa, kigendera kandi kikubaha amategeko. Ikigamijwe ni ukwirinda ibyo u Rwanda rwakomeje kwigaraguramo nk’uko amateka yacu abitwereka, aho buri mutegetsi w’u Rwanda yagiye avaho ari uko yishwe, ndetse bigakurikirwa n’imvururu zasigaga n’abenegihugu benshi bishwe abandi babaye impunzi.

Nyamara, ibyo byose nti bibujije Urukiko rw’ Ikirenga kwanzura “rwemeza ko ingingo y’Itegeko Nshinga ivuga ku mubare wa manda z’Umukuru w’Igihugu ishobora kuvugururwa…kuko ngobitabangamiye n’amahame ya Demokarasi.”

Niko byakiriwe rero none dore  n’indi ntambwe ibanzirirza iyanyuma nayo iratewe, kuko yangingo y’101 ubu yamaze guhindurwa na Komisiyo yo kuvugurura Itegeko nshinga, iragira iti “Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi; ashobora kongera gutorerwa izindi manda”. Uwo mushinga ukaba watorwa none kuwa 12/10/2015 n’intekonshingamategeko y’u Rwanda. Birababaje cyane!

Birababaje cyane kubona Intumwa za rubanda zitora umushinga wo kwimika umwami Kagame maze bakirengagiza akarengane ka Rubanda yatewe n’uwo mwicanyi Ruharwa No 1;
Birababaje cyane kubona izo ntumwa za rubanda zirengagiza inzara runuma yayogoje u Rwanda maze bagakorera imbehe aho gukorera rubanda yabatumye;

Birababaje cyane kubona intumwa za Rubanda zihitamo gutora umushinga wo kwimika umwanzi w’abatutsi, wabatambyeho igitambo muri Mata 1994;

Birababaje cyane kubona Izo ntumwa zitora umushinga ngo umwami akomeze ubwicanyi bw’abahutu bamucitse kuko atabashije kubamarira mu mashyamba ya Kongo;

Birababaje kubona Abiyitiriye intumwa za Rubanda batora umushinga wo kwimika umwami utinya demokarasi, ubu akaba ahejeje abanyarwanda iyo imahanga;

Birababaje kubona Izo ntumwa zitabona ko umwami wazo atwitse urwanda n’akarere kose kubera urwango afitiye abo baturanyi bacu biyemeje inzira ya demokarasi.

DUKUREHO URUJIJO MU MITWE Y’ABANYARWANDA KUGIRANGO TUMENYE ICYO GUKORA.

Mu ibaruwa Ishyaka Ishema ryandikiye intekonshingamategeko y’u Rwanda,  Abataripfana bibutsaga ko ingingo y’ 101 yagiriyeho ukwimika ugusimburana ku butegetsi mu mahoro,  kwigisha no gusigasira imyumvire  y’uko  nta  muntu  kamara  ubaho,  nta  muntu  ukwiye  kuba  hejuru  y’inzego,  kandi  ko  umuntu  acyura  igihe  ariko  inzego  z’igihugu  zigahoraho. Bityo rero guhindura itegekonshinga munyungu za Paul Kagame ntibyemewe kandi, dufatanije na Rubanda twiteguye kubirwanya kugeza dutsinze.

Hakorwa iki?

Dukwiye gushyigikira ibi byemezo by’Abataripfa kandi tukitegura no gafatanya kubishyira mu bikorwa mu minsi ya Vuba.

Ishyaka ishema ritangaza ko ryamaganye ryivuye inyuma igitekerezo gitindi cyo guhindura ingingo ya 101 y’itegekonshinga iteganya umubare wa manda perezida wa repubulika adashobora kurenza. Kandi ko riteguje ko rifatanije n’ABATARIPFANA bose ndetse n’abanyarwanda benshi bamaze kugaragaza ko batifuza ko itegekonshinga ritobwa, ko bazakoresha uburyo bwose bemererwa n’amategeko n’amahame agenga ikiremwamuntu kugira ngo baburizemo ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mugambi mubisha.http://venantm.weebly.com/ishema-party/previous/3

Niba rero rwaba Urukiko rw’Ikirenga, cyangwa Intekonshingamategeko bose batitaye ku byifuzo by’abataripfana n’abandi banyarwanda muri rusange bamaganye igikorwa nk’iki cy’urukozasoni gishishikajwe no kurengera inyungu z’umuntu kugiticye hirengazwa inyungu rusange z’abanyarwanda bose, ubwo nuko nyine amazi yarenze inkombe kandi Paul Kagame n’abambari be bagomba kwirengera ingaruka zigiye gukurikiraho.
Ejo haduhishiye byinshi!

Nkurunziza Venant
Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe amategeko no gukemura impaka
Ishema Party.

NGO MANDATS Z’ABESPAGNOL ZATAYE AGACIRO? SIBYO:Maître Twagiramungu Innocent

MURI 1930 ABAGORORWA BARACYAFATA KIZITO MIHIGO NK’UMWARIMU WABO

$
0
0

Nyuma yo guhimba indirimbo ye “Igisobanuro cy’urupfu” agafungwa ndetse agakatirwa imyaka icumi mu gihome ashinjwa ngo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame, umuhanzi Kizito Mihigo ageze muri gereza ngo yakomeje kuririmbira Imana no kwigisha Imbabazi n’ubwiyunge.

Amakuru atugeraho aturutse i Kigali, aravuga ko uyu muhanzi asigaye acurangira abandi bagororwa mu missa zo ku cyumweru, akabigisha indirimbo zihimbaza Imana dore ko we ubwe yahimbye izirenga 300.

Usibye indirimbo zihimbaza Imana kandi, mu biganiro bagira hagati yabo, Kizito Mihigo ngo yigisha abagororwa ibijyanye no kubabarira ndetse n’ubwiyunge. Twabibutsa ko mbere yo gufungwa uyu muhanzi afatanije n’ishyirahamwe yashinzwe ryitwa Fondation Kizito Mihigo pour la Paix (KMP), yari asanzwe afite umushinga wo kuzenguruka gereza zose z’u Rwanda, yigisha ibijyanye no kubabarira, kwiyunga no gukumira amakimbirane.

Mu marushanwa y’indirimbo aba hagati y’abagororwa Kizito Mihigo ngo aba ari mu batanga amanota ndetse akagira inama abarushanwa. Kizito Mihigo kandi ngo agaragara mu bikorwa byo gufasha abababaye.

Irebere ibikorwa Kizito Mihigo yakoraga muri za gereza z’u Rwanda mbere yo gufungwa: http://youtu.be/m_PCX3BRDAc

Irebere indirimbo “Igisobanuro cy’urupfu yatumye Leta ya Kigali ifunga umuhanzi Kizito Mihigo: http://youtu.be/WcGC3eFuDAc

Icyo data yasize avuze: INTERA ESHANU ZIGIZE INZIRA YO GUHINDUKA. Par Jean Daniel Mbanda

$
0
0

Mukibaho se bavandimwe, banyabugingo namwe mwese mwiyita abacikacumu?

Mumbabarire mureke ” mbibutse icyo data yasize avuze”.

Yarabanje yitegereza ibyo twalimo tubyita “kubohora” aravuga ati mulimo muraya kuko “…nta mbohe ibohora indi…”.

Arongera atega amatwi ibyo twirirwaga tuvuga ngo ” …ibintu bigomba guhinduka…” na none aratubwira ati mulimo muranjwa kuko “… nta gihinduka nyiracyo atabanje guhinduka…” ,ati kandi INZIRA YO GUHINDUKA igizwe n’INTERA ESHANU alizo:

1) KUMVA INAMA

2) KWEMERA UKULI

3) KWICUZA IFUTI

4) KWIYAKA INDA

5) KWIBUKA INEZA

Maze iminsi ntekereza kubyo abapolitisiye b’abanyarwanda tubamo nsanga njye ku giti cyanjye nsa nuwirengagije izi mpanuro za Diyonizi KARERA abahungu bitaga ” Nyiramacumu” aliwe data.

Nasanze kandi naragerageje kuzikurikiza aliko ntarumva ko intera ya kane n’iyagatanu z’inzira yo guhinduka zigoranye cyane. Ni ukuli ” KWIYAKA INDA” no “KWIBUKA INEZA” biragoranye cyane .Cyane aliko!

Mu minsi ishize nagerageje kubagezaho ineza nagiriwe mu mahano yagwiririye uRwanda muwi 1994. Abanyabinyoma bose biganje mo abagize aba experts mu guhimbira ibyaha ababafashije kurokoka mwabonye aho bangejeje . Ibyo nabituye imana ndikomereza. Aliko byangaragarije ukuntu KWIBUKA INEZA bigoranye.

Nakomeje kwibaza ukuntu kwa Agatha Uwiringiyimana hali abajandarume 10(icumi), abasirikare b’abanyaGhana 6( batandatu) n’abasirikare ” kabuhariwe”( paracommando) 10 (icumi ) b’abaBelge bali bashinzwe kumulinda, akarenga akicwa urubozo abali bashinzwe kumurinda barebera. Ntawagerageje kumwimana , ntanuwarashe hejuru nibura rimwe ngo atere ubwoba abali baje kumwica. Ibi ntibabibazwe kandi abenshi bahaliYemwe n’abali bakuriye abali bashinzwe kumurinda ntibabibazwe. Ngo tutiteranya n’abadukamira.Byambereye kandi bikomeje kumbera urujijo.

Ibi byatumye nkora ibintu bitatu byanyeretse ko ” KWIYAKA INDA” bikomeye..

Icya mbere:

Negereye incuti zanjye hano mba muli CANADA ndazibwira nti aho kwirirwa muvuza induru ngo muramagana KAGAME kugeza aho babitiye “abajyinga”, mwaje tukajya gukora imyigaragambyo kuli Parlement yo kwamagana DALLAIRE Kubera ko akomeje guhisha amabanga kubyabaye mu mahano yagwiriye Agatha Uwiringiyimana muwi1994. Igisubizo nahawe nticyantunguye. Muli make nabwiwe ko uwabikinisha yarara ahinduwe umuterroriste akurizwa indege igitaraganya we ubwe akaba yiyubikiye imbehe ndetse ayubikiye n’umuryango we.”Ibaze nawe?” .
Nti hanyuma se ko mwirirwa mubigaya abali mu Rwanda ? Ngo witangira kuvugira Leta. Kandi ibi akabimbwira akanwa kuzuye “ifi alimo avanga na divayi”. Namubwira nti banza umire ubone kuvuga ati urantutse. Akaba yimuye ibyo twalimo Aha rero hali ikibazo cy’ubushobozi bwacu bwo “KWIYAKA INDA”. Niba bitunaniye nitureke kubinenga abandi.
Inda nsansansa gusa!

Icya kabili:

Hambere aha nabwiye incuti zanjye tuvugana hafi buli munsi ziba muli HOLLANDE( Pays-bas) nti aho kwirirwa mukora mobilisation ngo yo kujya kwamagana Kagame wihâniye gahunda n’abenegihugu bamwemera kandi bamushyigikiye mu byiswe “RWANDA DAY”,mwaretse tugategura ibirego bibili kimwe kirega UBUBILIGI ikindi kirega LONU ko byatereranye abanyarwanda mu mahano yagwiririye uRwanda muwi 1994 ,maze mukadutegurira imyigaragambyo aho muli HOLLANDE tukahahurira tukajyana ibyo birego kuli rwa rukiko mpuza mahanga kandi mpanabyaha ruli aho i La HAYE. Bati Mbanda Mbanda warasaze !!!! Bati ibyo wabikora se ukaba udahemukiye abanyarwanda aho bali hose?. Bati wabikora se ukabona aho utaha? “Ibaze nawe?”. Inda nsansansa gusa!.

Icya gatatu :

Ejo bundi nasubiye mu nyandiko za Gerard GAHIMA mbwira incuti zanjye ziba hano muli CANADA, iziba mubu HOLLANDE , iziba mu ubuBELGE, iziba mubuFRANCE n’iziba muli Leta zunze ubumwe z’AMERIKA, nti ko bigaragara ko GERARD GAHIMA yagize uruhare mu kubuza amahanga gutabara ababyarwanda balimo bazira akarengane igihe cya amahano yagwiririye uRwanda muwi 1994, mwaretse tukishyira hamwe tugategura ikirego turega Gerard Gahima uruhare yagize icyo gihe maze abali muli ETATS-UNIS bakadushakira abaAVOCATS babahanga kandi bemewe maze tukamurega mu rukiko. Baranyamaganye cyane ndetse hali nabo nabonye byavugishije amangambure , abandi batangira kwivuguruza reka sinakubwira. Bahindura imvugo nk’uko basanzwe . Abasanzwe bavuga ko FPR itahagaritse aliya mahano yo muwi1994 bati yarayahagaritse ahubwo inakumira ayagomba kubera mu bihugu duhana imbibi( nsuhuriza Ndolimana!)Abandi bândi hafi bati Mbanda warasaze ,bati GAHIMA se ni iki ? Bati uzikubita agati ku ma…! Bati uzi Ibihugu byabimukoreshaga ali ibihe? Bati bigerageze urebe ko batarara baguhambirije wambaye amapingo ali wowe. Bati wakwicaye hasi ugatuza ko ntacyo ubuze( murumva bibondo?)!. “Ibaze nawe?”. INDA NSANSANSA GUSA.

Nasanze intera eshanu zo guhinduka nasobanuriwe na data narazishoboye uretse imwe. Iya kane. KWIYAKA INDA yo gatsindwa na Nyiramacumu!Ubu rero niyo ngiye gutangira kugerageza n’ubwo nzi ko bikomeye bwose. Uru rugendo rurakomeye aliko niyo nzira y’ubupfura , niyo nzira y’ubutwali.Tugomba kuyigerageza.

Mwese mwese rero uko mwakabaye “mbiseguyeho” kandi “mbasabye imbabazi” maze “kuvuga ishengesho ryo kwicuza ibyaha” nk’uko twaryigishijwe na Kiriziya Gatorika mbereye umuyoboke.

ubu niyemeje gutanga icyiru cyose gishoboka aliko NKIYAKA INDA. Byaba “guceceka” , nzabikora aliko NIYAKE INDA. Byaba “guca bugufi”, nzabikora aliko NIYAKE INDA.Byaba “guhakirwa abandi” , nzabikora aliko NIYAKE INDA. Kuko ngomba GUHINDUKA. Kuko nasanze ko isi itarangirira k’ububwa n’ubugome. OYA! “hanze y’ububwa n’ubugome” nimureba neza muzahasanga “ubutabera n’amahoro” ndetse munahasange “urukundo n ‘ubupfura” nk’uko RUGAMBA Cyprien yabiduhayeho “UMURAGE”.

MBASEZEYEHO NDAGIYE.

(BANA BANJYE MUZABE INGENZI !)

Yali Mbanda Yohani
Uwo abahungu bitaga
“Imbohe y’Intore yanze gutatira Ijabo”

Ingingo 101; Uruhushya rwo kwica rw’Akamasa. “101 Licence to kill”

$
0
0

Nkuko mubizi muri iki cyumweru nibwo intumwa za rubanda zatoye ihindurwa ry’ingingo y’i 101 y’itegeko nshinga, bityo bigaha uburenganzira perezida kagame kwongera kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu ubuziraherezo.

Ubwo burenganzira buhawe Kagame akaba aribwo nise uruhushya rwo kwica; aka ya movie cyangwa filim y’abongereza izwi kw’izina nka 007 hakaba harimo imwe yiswe “007 Licence to kill” na Kagame intumwa za rubanda zimuhaye “101 licence to kill”

Aha mushobora kugira muti kwicana birasanzwe kuri Kagame. Ariko noneho ahawe urwo ruhushya rwo kwica ubuziraherezo kandi abuhawe n’abanyarwanda ubwabo kubera gutinya no kutamagana ibikorwa bibi bikorerwa abanyarwanda.

Ikibabaje kandi gitangaje, ni uko umunyarwanda uwo ariwe wese muganiriye mwiherereye ndetse nizo ntumwa za rubanda; bose bakubwira ko ibibi bikorwa kandi babibona ariko kandi bagakomeza kubishyigikira.

Abo wisangaho bo bagera naho bakuburira bakubwira ngo waretse ibyo bikorwa byawe byo kwamagana bariya bantu batazakwica! Nta kindi mbasubiza usibye kubabwira aka Yezu nti “ni wowe ubyivugiye” bamubajije niba ari umwana w’Imana. Nanjye mbabwira nti; niba mwemera ko koko bazanyica kuko nanenze ibyo bakora ubwo namwe ntimuvuga ibitandukanye n’ibyanjye kuko mwemeye ko bica uwariwe wese utavuga rumwe nabo.

Uru ruhushya rw’101 ruhawe Kagame ngo akomeze yice abanyarwanda ubuziraherezo ni agahomamunwa ku ntumwa za rubanda, ku banyarwanda twese muri rusange turebera tukaruca tukarumira.

-Rwigema yarishwe turaceceka ngo kuko bitarurebaga.

-Kayitare yarishwe turaceceka ngo kuko Atari mwene wacu.

-Nduguteye aricwa turaruca turarumira ngo ntituziranye.

-Sendashonga bamurasa ku manwa y’ihangu turyumaho ngo ntaho duhuriye.

-Lizinde aramukurikira abenshi bati arizize twicecekere.

-Kabera bamurasa urufaya dushya ubwoba turicecekera.

-Wilson Rutayisire aricwa dukora nkaho ntacyabaye.

-Colonel Cyiza ararigiswa turabyemera turicecekera

-Kimenyi arapfa twese twigira ba ntibindeba turikomereza.

-Karegeya baramuhotora baduhamagarira no gukomeza kubikorera abandi.

-Gasakure wabungabungaga ubuzima we barabumwambura tubyemera dutyo.

-Dieudone Kayitare aricwa no kumuhamba biba ikibazo turabyemera.

-Rwigara Assinapol yicwa urwagashinyaguro nibyo yasize barabisenya turebera.

Abo nabo twashoboye kumenya, hari benshi batazwi batavugwa, barigiswa bakaburirwa irengero.

None nyuma yibyo byose Akamasa kazamara inka kakazivukamo mukongereye uruhushya n’uburenganzira buzira iherezo bwo gukomeza kwica ababyeyi abana n’abene wanyu koko?

Mujye mwibuka ko abo bose bishwe baticiwe rimwe; bahereye kuri umwe duceceka twibaza ko twe bitazatugeraho ariko biragaragara ko byageze n’ikambere.

Twirindira ko bikomanga iwacu ngo tubone guteza ubwega.

Muhaguruke twese twamagane
“101 Licence to kill”

Gallican Gasana

U Rwanda rwaba ruri guhindura uruhande?

$
0
0

Ubundi iyi si iyobowe n’impande 2 zikomeye; uruhande rwa mbere barwita ibihugu by’i Burengerazuba (westerns) bikaba birangajwe imbere na Usa na Eu cyangwa mu rurimi rw’iwacu umuryango w’ibihugu by’i Burayi. Uruhande rwa kabiri bakunze kurwita ibihugu by’iburasirazuba (Easterns) cyangwa se ibihugu by’abakoministe birangajwe imbere n’u Burusiya n’Ubushinwa.

Kugira igihugu kigire ingufu bisaba ko byanze bikunze kigira uruhande rumwe muri izi 2 kibogamiraho. Icyo nabibutsa ni uko u Rwanda kuva Kera rwahoze ku ruhande rw’iburengerazuba aho mbere ya 1994 rwari mu mutaka w’abafaransa, Ababirigi n’abadage. Nyuma ya 1994 FPR yazanye impinduka kuko itera u Rwanda yari ishyigikiwe n’Amerika n’u Bwongereza! Ibi bihugu bibiri ntibyahwemye gukingira ikibaba FPR no kuyivuganira mu ruhando mpuzamahanga.

NI IKI CYATERA U RWANDA GUHINDURA URUHANDE?

Ubundi buri ruhande muri izi ebyeri rugira amategeko n’amabwiriza ku gihugu cyifuza gukorana narwo nko ku ruhande rw’uburengerazuba bakoresha gutanga inkunga ariko ari nako bagenzura imikorere y’ubuyobozi mu byerekeye:Ubukungu,Imiyoborere, uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo…aha rero niho ikibazo cy’umubano muke n’u Rwanda gikomoka kuko yaba Amerika, Ubwongereza n’inshuti zabyo ndetse n’imiryango ikorera muri ibyo bihugu nk’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, ibinyamakuru nka BBC, VOA, RFI,…bitahwemye kugaya imiyoborere y’u Rwanda aho byagiye bigaragaza ko nta bwisanzure buri mu Rwanda ndetse ko Démocratie n’uburenganzira bwa muntu biri kure mu Rwanda.

Byahumiye ku mirari aho Prezida Paul Kagame agaragarije ko atiteguye kubaha itegekonshinga ahubwo agatangiza gahunda yo kurihinduza ibi bikaba byaramaganywe n’uburengerazuba cyane cyane Amerika aho Prezida Obama ubwe yagiye akoresha imvugo zigaragara ko zigenewe Prezida Kagame gusa. Ibi rero bigaragaza ko u Rwanda rutagishoboye kubana neza n’uburengerazuba!

Ibihugu by’abakominisiti byo iyo ukoranye nabyo ntibyinjira mu mitegekere yawe ahubwo byo byibanda mu mikoranire y’ubukungu, igisirikare,…muri iki gihe rero Uruhande rw’abakominisiti rurimo kwigaragaza cyane aho bimaze kugaragara ko rufite ubushobozi bwo kurengera igihugu rushatse igihe uburengerazuba bwaba bugerageje guhungabanya umutekano wacyo.

Kuba minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Madame Louise Mushikiwabo yaragiriye urugendo mu Burusiya kandi agashigikira ibikorwa bya gisirikare by’uburusiya muri Syria mu gihe bibangamiye inyungu z’i Burengerazuba bisa no gushyigikira umwanzi kuri Amerika!Biragaragara ko u Rwanda rwifuza guhindura uruhande cyane ko umuturanyi warwo (Burundi) we yamaze kuba inshuti n’abarusiya ndetse n’abashinwa kandi bikaba bigaragara ko ibihugu by’i Burengerazuba bitakibashije kwirukana Prezida Nkurunziza nk’uko byabishakaga.

Iyi rero nkaba nkeka ko ari imwe mu mpamvu yateye u Rwanda kugerageza kwiyegereza u Burusiya kuko u Rwanda rukeka ko igihe Uburengerazuba bwaba bwihindutse abategetsi barwo wenda u Burusiya bwagerageza kubarwanaho.

Ikindi gishobora gutera u Rwanda kwegera u Burusiya ni ingufu Abarusiya barimo kugaragaza muri iyi minsi ku buryo ubona biteguye guhangana ndetse ibihugu byo mu burengerazuba nta bwoba bibateye na mba, kuba Leta y’i Kigali yakwihutira gucudika n’abarusiya vuba na vuba ku ruhande rumwe umuntu yabibona nko gutanguranwayo na opposition nyarwanda iri hanze kuko impamvu ibihugu by’uburengerazuba by’isi bimwe na bimwe byitwaza ngo bidafasha opposition nyarwanda cyane cyane nk’inyeshyamba za FDLR ku Barusiya izo mpamvu ntacyo zaba zivuze na gato.

Hari n’abibaza niba atari ukwiteganyiriza mu gihe ibihugu byo mu burengerazuba byahagarikira imfashanyo u Rwanda kubera ibirimo kuba ubu byo guhindura itegeko nshinga kugira ngo Perezida Kagame akomeze ategeke ubuziraherezo.

Ese u Rwanda bizaruhira cyangwa hari imbogamizi izatuma umubano warwo n’u Burusiya udashoboka? Bishobotse bwo se ibihugu nka Amerika n’ubwongereza bizihanganira iyo mpinduka? Cyangwa u Rwanda rurimo gukoresha amayeri yo kubagarira yose? Reka mparire abasomyi batubwire uko babibona!

Emile Ndamukunda

UBUTABERA, UKULI N’UBWIYUNGE MU BANYARWANDA II: Innocent BIRUKA


IBIBAZO KURI KAGAME KURI PEREZIDA KAGAME

$
0
0

Ibibàzo Mwalimu yabajije Perezida Paul kagame .

Nyakubahwa Bwana Perezida, ngushimiye kuba umpaye ijambo, ngo nkugezeho ibibazo benshi mu banyarwanda uyobora bifuza kumva ibisubizo ubitangaho.

Ibi bibazo bizaza mu byiciro bine , kugira ngo ubone umwanya uhagije wo kubitegurira ibisubizo byabyo.

Mbere yuko nkubaza ibibazo nakugeneye uyu munsi, ndifuza kubanza kukugezaho ibibazo 10 nzakubaza mu cyiciro cyubutaha aribyo ;

Amateka yu Rwanda kuri wowe wumva twajya tuyahera he ? mu gihe cyingoma ya cyami ? ni ukuvuga ahagana muri 1800 kubwa Rwabugiri, Rutarindwa mu 1895 , Musinga mu 1931, Rudahigwa mu 1959 na Kigeri Ndahindurwa wa 5. Amakosa yakorewe abanyarwanda akozwe nubuyobozi bwabategekaga harimo nubwami wifuza ko ayo mateka tuyatangira ryari kugira ngo tuvanemo amasomo ?

Nzakubaza ku butegetsi bwa FPR nimitegekere yayo muri iyi myaka 20 ishize

Nzakubaza kuri manda ya 3 nivugururwa ryitegeko nshinga mu ngingo ya101.

Nzakubaza ku masaziro yawe nigihe wifuriza kuzajya kuruhuka ukarekera abandi ibyubuyobozi bwigihugu nuburyo wifuza kuzabaho nyuma yaka kazi kubuperezida.

Nzakubaza ku mitungo no ku butunzi bwabantu bamwe bakize kurusha leta , ndetse babika imitungo yabo mu mabanki yo mu mahanga aho kubitsa mu Rwanda.

Ubutabera kuri bose .

Ubwiyunge bwabanyarwanda nikibazo cyabahutu nabatutsi .

Uko wasanze umubano wu Rwanda nibihugu duturanye mbere yuko FPR igera ku butegetsi nuko ubu uwo mubano uhagaze , hagati yu Rwanda nu Burundi, Tanzania na Congo (RDC).

Nzakubaza ku majyambere ishyaka FPR uhagarariye ryagejeje ku banyarwanda miri iyi myaka 20.

Nzakubaza ku kibazo cya ruswa yeze mu Rwanda harimo na ruswa yigitsina isabwa abagore nabakobwa mu nzego nyinshi zigihugu harimo no mu mashuri .

Nzaboneraho no kukubaza ku kibazo cyuburezi bwazambye, ntibagiwe ubukene buteye ubwoba bugaragara mu byaro byo mu Rwanda.

Nzaboneraho kandi no kukubaza ku cyo waba utekereza ku rubanza rwa Hissein Habre wigeze gutegeka igihugu cya TChad ubu akaba aburanira muri Senegal bitegetswe numuryango wubumwe bwAfurika.

Ifungwa rya Charles Tailor wigeze gutegeka Liberia ubu urimo asaba kuza gufungirwa mu Rwanda na cyo nzakikubazaho.

Ngibyo bimwe mu bibazo nzakubaza ubutaha. Reka rero umwanya wacu tuwuhe ibibazo byo mu cyiciro cyuyu munsi.

Uyu munsi nkugejejeho icyiciro cya mbere kigizwe nibibazo 10:

Duhere ku kibazo cyimpunzi, Bwana Perezida u Rwanda rwagize impunzi mu byiciro bine, ndifuza yuko wagira icyo ubivugabo;

Ikibazo cya mbere :

Mu mwaka wa 1865 u Rwanda rwagize impunzi nyinshi za mbere zikomotse ku mvururu zabaye hagati yabitwa abega nabanyiginya, ndavuga abatutsi babega nabandi batutsi babanyiginya.

1865 ku ngoma ya Rwabugili, igihe Rwabugili yatsembaga abatutsi bene wabo wa nyina abaziza ko babeshyeye nyina Murorunkwere. muri ubwo bwicanyi Rwabugiri yishemo na se umubyara witwa Nkorongo, nabandi benshi cyane, abacitse kwicumu bahungiye Tanzania ni Burundi, kuki izo mpunzi zicyo gihe zitavugwa ? kuki zidatataha ? kuki zidacyurwa ?

Reka mfate ubwicayi bwabaye hariya ku Rucunshu muri Gitarama hakurya ya Shyogwe muri 1895 butejwe na Kanjongera nyina wa Musinga ari we mugore wa Rwabugiri. Rwabugili yari amaze gupfa, maze basaza ba Kanjogera (Kabare na Ruhinankiko), mu gushaka kwimika Musinga bakica bene wabo ba Rutarindwa, bose bakabatsemba, abasigaye bagahungira Congo ari bo bitwa Abanyamurenge ; mbese aba batutsi bitwa abanyamurenge bazatahuka ryari ? kuki badatahuka ?

Mbese ubwiyunge hagati yabatutsi ubwabo , abega nabanyiginya ubona bwarabayeho, bwagezweho? Aha mpakeneye ibisobanuro byawe.

Ikibazo cya kabiri :

Impunzi zo muri 1959 , ubwo mu Rwanda habaga impinduka bamwe bise révolution yo muri 1959, abandi bakabyita ko ari umwaka mubi mu mateka yabo, habaye impunzi nyinshi ndetse haba nubwicanyi bwinshi bukomoka kuri izo mpinduka, mbese impunzi zoze zicyo gihe zaratashye ?

Umwaka wa 1959 watumye ubwami buvaho mu Rwanda hashingwa Repubulika; iyo Repubulika ni yo nubu nawe utegekeramo, kuko uyobora Repubulika yu Rwanda.

Ngarutse ku mpunzi zahunze hagati yumwaka wa 1959 kugeza 1972, mbese imyaka 20 umaze ku butegesti waba warabashije gucyura izo mpunzi zose zabatutsi zahunze muri iyo myaka ?

Ikibazo cya gatatu :

Ndifuza ko ubwira abanyarwanda amakosa yose wowe wumva ko leta ya Kayibanda yakoreye abanyarwanda nayo yakoreye abatutsi byumwihariko. Nibutse ko leta ya Kayibanda yatangiye muri 1962 ikavaho muri 1973 .

Ikibazo cya kane :

Ndifuza na none ko wowe ubwawe wabwira abanyarwanda amakosa yose wasanze ubutegesti bwa Habyarimana bwakoreye abanyarwanda nandi bwakoreye abatutsi byumwihariko. Nibutse ko ubutegetsi bwa Habyarimana buhera muri 1973 bugahagarara tariki ya 6 ukwezi kwa 4 umwaka 1994 akimara kwicwa .

Ikibazo cya gatanu :

Mbese muri ayo makosa yose wasanze yarakozwe nubutegesti bwa Kayibanda andi agakorwa nubutegetsi bwa Habyarimana, wowe, ku ngoma yawe ubishaka cyangwa utabishaka, ubizi cyangwa utabizi, ntabwo waba warasanze amwe muri ayo makoza nawe ubutegesti bwawe bwarayakoze ? Niba hari aho byabaye wabikosoye ute ?

Ikibazo cya gatadutadu:

Ubwo mwatangiraga intambara mwise iyo kubohoza u Rwanda muri 1990 ; jye Mwalimu ndi umwe mu bantu mwahuye kenshi nkaba narakunze kukubaza icyo mwanengaga ubutegetsi bwariho; yaba wowe, yaba abandi bayobozi bakuru bo muri FPR barimo ba Tito Rutaremara, ba Dr. Charles Muligande , ba Jeacque BIhozagara, Patric Mazimpaka , mwese icyo mwahurizagaho cyatumye FPR itera harimo

Ikibazo cyimpunzi , kuba Leta zariho zari zarangiye impunzi gutaha mu gihugu cyabo.

Uburenganzira bwa muntu butubahirizwaga mu Rwanda

Kutagira demokarasi isesuye mu Rwanda

Kuba hari irondakoko ryatumaga hari imyanya imwe nimwe abatutsi batahabwaga , nko mu buyobzi bwo hejuru bwingabo

Gucunga nabi umutungo wa leta no kwigwizaho ubukungu bwigihugu kwa bamwe , ugasanga hari abantu batunze imitungo batasobanura aho bayivanye .

Ikibazo cyabatutsi batisanzuraga mu gihugu cyabo.

Kuri iyi ngingo, nyuma yimishyikirano myinshi yabaye, ubutegtsi bwa Habyarimana bwemeye ko uwo ari we wese yemerewe gutaha, ariko mugataha mumanitse amaboko, intwaro mwazishyize hasi .

Ibi mwarabyanze, mwifuza ko ugutaha kwanyu kwaherekezwa namasezerano, kugabana ubutegetsi no kubizeza umutekano .

Ikibazo mbaza hano ni iki:

Niba mwibuka ibyo mwasabaga ubutegetsi bwa Habyarimana maze kurondora hejuru kugira ngo mutahe, Habyarimana akabibima , kuki mwe impunzi ziri hanze zibasaba nka byo, mukazibyangira ?

Ubu impunzi zibasaba gushyikirana nazo mukanga. Ibi mubiterwa niki ? mwabisobanura mute ?

Impunzi zabahutu nabatutsi ubu zikomeje kwiyongera mu bihugu bitandukanye, ko zose zitangiye guhuza ingufu mu kukurwanya no kurwanya ubutegetsi bwawe, iki kibazo ucyumva ute ? Uzagikemura ute ?

Ikibazo cya karindwi :

ikibazo cyubutabera, mwasomye amaraporo menshi yakozwe nimiryango myinshi harimo na raporo za lONU, byose bishinja ubwicanyi ingabo za FPR mwari muhagarariye. Ibyo birego murabizi ; muteganya mute guhangana na byo ?

Mbese ntimwaba muteganya kuzemerera bamwe mu baregwa muri zirya raporo kwishyikiriza ubutabera kugira ngo bajye kwisobanura no kugaragaza ko ari abere ?

Gukomeza guceceka se , byo mubona ko ari wo muti wicyo kibazo niba mwiyemeje kutazagira umuntu numwe mutanga ngo nibura ajye kwisobanura ?

Reka tuvuge ko biriya birego byose ari ibinyoma, ko bitabayeho; Ni kuki ababiregwamo batajya kubigaragaza imbere yubutabera?

Ikibazo cya munani :

Ibyaha bya genocide

Ubutabera mpuzamahanga bwakorewe abo mwasimbuye, ndavuga ruriya rukiko rwa Arusha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR); kugeza ubu habuze ibimenyetso byitegura

mugambi wa genocide (plan de génocide), ndetse benshi mu bahaburaniye bagafungurwa kubera yuko nta genocide bakoze , nta numugambi wayo bigeze bamenya.

Aha ngaba ndatanga ingero zabantu batsinze kubera yuko ubutegetsi muyoboye mu myaka 20 ishyka FPR na leta yuRwanda bitigeze byerekana ibimenyetso byuko habayeho umugambi witegurwa rya genocide yakorewe abatutsi .

Dore abagizwe abere :

Ministre Ntagerura ukomoka muri MRND

Ministre Casimir Bizimungu ukomoka muri MRND

Ministre Prosper Mugiraneza ukomoka muri MRND

Ministre Justin Mugenzi ukomoka muri PL

Minsitre Jérôme Bicamumpaka ukomoka muri MDR

Ministre Rwamakuba André ukomoka muri MDR.

Nyuma yaba ba ministre, hiyongeraho abayobozi bakuru bingabo mwatsinze nyuma mukabashinja iteguramugambi rya genocide no kuyishyira mu bikorwa.

Dore abasilikae batsinze bakagirwa abere :

Général Ndindiliyimana Augustin

Général Gratien Kabirigi

Majoro Nzuwonemeye François.

N.B: Nibutse ko uwitwa Protais Zigiranyirazo muramu wa Habyarimana nawe yagizwe umwere kuri ibyo byaha kuko basanze nta teguramugambi rya genocide ryabayeho, nta

nubwicanyi bubarangwaho .

Aba bose bakiyongera uwari Préfet wa Cyangugu wari ukuriye abaperefe bose bariho, ariwe Bagambiki Emmanuel

Hari na ba Bourgmestre bagizwe abere :

Mpambara Jean wo muri Kibungo komini Rukara

Bagirishema Ignace wo ku Kibuye muri komini Mabanza

Nyuma yuru rutonde rwose mbagejejeho, hiyongeraho Colonel Theoneste Bagosora wari waravuzwe ko ari we serivo (cerveau) ya genocide; urukiko rwamubuzeho ibimenyetso byiteguramugambi wa genocide ; mu rubanza rwe basanze nta mugambi wabayeho, nta na genocide yakoze .

Ikibazo cyanjye aka ari iki ?

Ibyo bintu mu bisobanura mute ? Kuba mumaze imyaka 20 ku butegetsi ishyaka ryanyu ari ryo riyobora igihugu; mufite byose ariko mukaba mutarabashije kwegeranya ibimenyetso bituma urukiko mpuza mahanga rwerekana kandi rukemeza yuko habayeho umugambi wa genocide yakorewe abatutsi ? Kuba bariya bantu bose baragizwe abere mwavuga ko noneho ari nde wateguye genocide ? Ni nde wayishyize mu bikorwa ? Ndavuga genocide yakorewe abatutsi. None se twavuga ko ari abaturage bo hasi bayiteguye bakayishyira mu bikorwa? Nkeneye igisubizo cyanyu kuri iki kibazo .
Ikibazo cya cyenda :

Nyuma yuko ishyaka FPR rifata ubutegetei, benshi mu barishinze barahunze, ndavuga abatutsi bari bakomeye bo mu buyobozi bwo hejuru bahunze , hiyongeraho abasirikare benshi ubu umubare wabo ukaba urenze 524 bibera mu bihugu bitandukanye by I Burayi; kandi bahungishwa na bimwe muri ibyo bihugu byibihangange dore ko ari na byo binaba cumbikira . Aba bose ni bo biyemeje gutanga ubuhamya bushinja ingabo za FPR kuba zarakoze ibyaha byinshi bitandukanye birimo nubwicanyi ndengakamere, haba mu Rwanda baha no muri Congo (RDC).

Ikibazo mfite ni iki :

Mwakira mute kumva yuko abarega kandi bagashinja ingabo za FPR bose ari abasilikare barwanye , bose babatutsi, ari bo babaye abambere mu gutanga ubuhamya bushinja FPR muri ziriya raporo zose ?

Abatutsi batashimishijwe nimitegekere yanyu, nibo bitabiriye kujya gushinja igisilikare barwaniye nishyaka bakoresheje mu gufata ubutegetsi mu Rwanda. Aha nkeneye ibisobanuro byanyu byukuntu mwe mubibona. Twibutse ko nabakozi bakuru mwakoranye mu biro bimwe batorotse bakajya kubashinja, aha navuga nka ba Dr.Theogene Rudasingwa wababereye umuyobzi wibiro numunyamabanga mukuru wa FPR, nkavuga David Himbara nawe mwakoranye mu biro bimwe imyaka myinshi. Nkavuga nabasirikare benshi mwakoranye hafi harimo nababarindaga .

Ikibazo cya cumi :

Ikibazo cya matsiko:

Ni kuki mu myaka 20 mumaze ku butegetsi na nubu mugituye mu nzu yubatswe na Habyarimana Juvenal, inzu Habyarimana yatuyemo hariya mu Kiyovu ?

Kuki mugikorera mu biro Habyarimana yakoreragamo, ndavuga hariya mu rugwiro, kuki mu tubatse inzu yanyu izajya icumbikamo abazaba ba perezida ba repubulika y u Rwanda ?

Kuki mutubatse indi nzu nshya yajya ikorerwamo inama yigihugu ihananira amajyambere

(abadepite) kimwe ninzu yajya ikorerwamo na senat? Mbese byo mwasanze Habyarimana yarabikoze neza mu byo yasize yubatse ?

Kuki mwahisemo gukomeza gukorera mu mazu yubatswe na Habyarimana ? Ni uko mwayakunze, cyangwa ni uko mwashimye ubwiza bwayo ?

Ubutaha nzabagezaho ibindi bibazo 10 na none mu cyiciro cya kabiri cyibibazo nzagenda nkomeza kubagezaho nkuko nabirondoye hejuru ntangira .

Ndabashimiye

Mwalimu.

Kuki bombi babitswe ari bazima?

$
0
0

Kirazira ntawubika abazima. Umwaka ushize wa 2014 mu kwezi kwa mbere hakwijwe impuha ko perezida Paul Kagame yitabye Imana. None mu ntangiriro z’iki cyumweru hasakajwe ikindi gihuha ko Agatha Kanziga Habyalimana yatabarutse. Aba bantu bombi bavuzwe ko bitabye Imana nyamara nta n’umwe muri bo wari urwaye habe n’ibicurane. Izi mpuha ziva ahantu hamwe?  Zicurwa nande? Ziterwa n’iki? Aba agamije iki? Ese hari itandukaniro z’icyateye kubabika uko ari babiri.  Imiryango yabo ibivugaho iki? Muri iyi nkuru turanabagezaho uko abantu banyuranye babibona.

Ubusanzwe ntawutazapfa. Ni inzira ya buri wese. Ibi ubwabyo birahagije ngo hoye kugira ujya mu bushinyaguzi mu mvugo cyangwa mu bikorwa by’imburagihe n’imburaburyo. Rimwe na rimwe, abantu bashobora kwiyumvisha uburemere bw’ikintu bishyize mu mwanya w’abandi. Uretse n’abavugwaho inkuru mbi ku giti cyabo, banafite n’imiryango. Aha ho haniyongeraho kuba umwe ari umukuru w’igihugu (Paul Kagame), undi (Agatha Kanziga) akaba ari umufasha w’uwahoze ari umukuru w’igihugu (Yuvenali Habyalimana). Ntabwo ari ibintu bisanzwe. Uretse kandi no kuba bigayitse ko byabakorewe ariko nta n’undi uwo ari we wese washinyagurirwa ako kageni. Na byo byakabaye biziririzwa.

Ku itariki ya 10 Mutarama 2014 (hashize iminsi icumi gusa Patrick Karegeya ahotowe) ni haje igihuha kivuga ko Paul Kagame yapfuye, abanyarwanda birinze kubifata nk’impamo, burinda no kugaragaza uko bakwifata bibaye ari byo. Abakongomani bo ntibihaye akabanga bamanutse mu mihanda bavuga ko kuri bo ari inkuru ibashimishije.

Biragoye kumenya iyo icyo gihuha cyari cyavuye n’icyo cyari kigamije. Umuntu ntiyabura kwibaza impamvu inzego zo hejuru zitahise zitangariza abanyagihugu ukuri kugira ngo bahite bava mu rujijo, uretse ko ngo ku rubuga rwe rwa Twitter umwe mu bashinzwe itumanaho mu biro by’ umukuru w’ igihugu yavuze ko ari ibintu bidafite ishingiro. Ikinyamakuru « Imirasire » ni kimwe mu binyamakuru byatangaje uwo munsi ko cyari igihuha.

Hari abavuze ko abakwije icyo gihuha ngo Hari bagamije kureba inyufato y’ abantu buraliste ari impamo. Abandi bakavuga ko ngo byari bigamije kurangaza no kwibagiza gato amahano yari amaze gukorerwa umuryango wa Karegeya wari umaze iminsi mike yiciwe muri Afurika y’Epfo aho yari yarahungiye. Indi mpamvu yavuzwe y’icyo gihuha ngo abagikoze bari bagamije kwerekana uburyo hari abarakariye jenerali Paul Kagame. Abakongomani barabyerekanye.

Ku itariki ya 13 Ukwakira 2015, hakwiye umpuha ko umufasha w’uwahoze ari perezida yapfuye. Abantu banyuranye bavuze icyo batekereza kuri iyo migirire igayitse ndetse bongeraho ko bigaragara ko byagambiriwe, ngo iyo bitaba ibyo, cyaba ikinyamakuru yaba inzego nkuru bireba, zari kubyamagana zikimara kumenya ko atari ukuri.

Abasomyi banyuranye bavuga ko babanje kubona inkuru ibika Agatha Kanziga mu kinyamakuru « Rushyashya ». Ku mbuga zinyuranye byahise bihererekanwa ku buryo hari abari babifashe nk’impamo. Cyakora, nyuma iki kinyamakuru cyanditse ko cyamenye ko atitabye Imana, ko ngo ahubwo amaze iminsi ari muri koma. Nyamara, abo mu muryango wa Agatha bakagira bati: » biriya bintu ni ibinyoma gusa gusa araho arakomeye, arasenga cyane kandi ameze neza…birababaje kubona abantu batangaza ibintu nka biriya ».

Icyo bimwe mu binyamakuru  byatangaje bimaze kumenya ko iyo nkuru nta kuri kwarimo.

Ku rubuga « La tribune Franco-Rwandaise », bagaye cyane kubona ibintu nk’ibyo bitangazwa. Bongeyeho ko basanga ari igikorwa cyakozwe bigambiriwe, bityo bo bagasanga ari agakozasoni ku gihugu.

Ikinyamakuru « Ikaze Iwacu » na cyo cyunzemo kivuga ko kuba byatangajwe kuriya ngo ari umugambi uba watekerejweho ndetse bakanongeraho ko  hari ibikomerezwa mu butegetsi biri inyuma y’icyo gikorwa ngo bikanagaragaza ko nta kintu kizima bifuriza uwo babitse ari muzima.

Mu kiganiro cyo ku wa kabiri kuri « Radiyo Itahuka » Serge Ndayizeye ati: »nyuma y’iyo nkuru y’urukozasoni no gushinyagura, ntibyumvikana ukuntu abayobozi bakuru bareberera itangazamakuru, baryumaho kandi amafuti akozwe bagahumuriza, bivuga ko bibanogeye. Ati: »birabagayisha kandi binabasiga isura y’ikibi batihishira. Ati bakabaye baragaye iby’ibyo bihuha.

Uyu munyamakuru umaze imyaka irenga itatu acukumbura, asobanuza anatangaza nta marangamutima amakuru ku Rwanda ati: kujujubya abasigaye bo muri uriya muryango, bababuza amajyo, iyo bahungiye bakubiseho kwerekanana icyo babifuriza.

Serge Ndayizeye yibutsa ko n’ubwo abategetsi b’Urwanda barega Mme Agatha Kanziga ibyaha bya jenoside, ko banabikora biyibagiza ko uyu mutegarugori ari mu bantu bategereje ubutabera kubera iyicwa ry’umugabo we. Yibutsa ko nyuma y’igikorwa cy’iterabwoba cyo kurasa indege ya gisivili yahise ihitana uwari umukuru w’Urwanda n’abo bari kumwe bose barimo na Cyprien Ntaryamira wari Perezida w’Uburundi, amasosiyeti y’ubwishingizi yatanze amafaranga y’impozamarira ku baguye muri iyo ndege ariko ngo akigira mu mifuka y’ibikomerezwa hejuru iyo mu bakomeye mu butegetsi ku buryo nta faranga na rimwe ryageze ku mfubyi n’abapfakazi. Uyu munyamakuru akagira ati: »baribeshya ibyo bakora byose bazabona ko bibeshye, bagahemuka, batiretse.

Mwabyumva ahagana 1h38’30 » : kanda hano

Jean-Claude Mulindahabi ni umunyamakuru w’umunyarwanda uba mu gihugu cy’u Bufaransa. Izindi nyandiko ze mwazisanga ku rubuga rwe EJCM INFO

KAGAME YAFATIWE MU CYUHO NK’UMUJURA MUGIHE YABAZWAGA KU NKUNGA Y’AMAHANGA

$
0
0

IGICE CYAMBERE
Rwanda Day Amsterdam (03-10-2015): umwe mubahawe ijambo yabajije perezida Kagame, ati: ‘Inkunga y’amahanga izahagarara ryari? Murateganya ko izahagarara ryari?’. Wenda itabishaka,  iyo ‘ntore’ yakubise Kagame ahababaza, kubera ko mu mwaka w’2000, Vision 2020 itangira, Leta y’agatsiko yari ifite intego yo ‘kwigira’MU GIHE CYA VUBA. Nyuma y’imyaka 15 y’iyo gahunda V2020,  ‘kwigira’ byarananiranye : Leta y’agatsiko ikomeje kubeshwaho n’IMFASHANYO n’INGUZANYO by’amahanga.

IGICE CYA KABIRI
Utuntu n’utundi

Ikiganiro mwagikurikirana hano>>

RWANDA DAY ? NGO ABAKIRI IMPUNZI MURARYE MURI MENGE ***Maître Innocent Twagiramungu ***

Mu gusiribanga ITEGEKONSHINGA, Paul Kagame yiyemeje gutangiza ibihe by’Amage n’Intambara mu gihugu!

$
0
0

Itegekonshinga rishyirirwaho kurengera no kubungabunga inyungu z’igihugu. Kandi inyungu z’igihugu zisumba izindi ni Umutekano n’Amahoro. Ikibazo cy’ingenzi buri wese akwiye kwibaza kandi akakibonera n’igisubizo ni iki : Ese ubundi ishingiro ry’umutekano n’amahoro by’igihugu cyacu ni irihe ? Ni ukuzuza abasilikari bafite imbunda mu mujyi wa Kigali ? Ni ukurundanya Inkeragutabara zirirwa zijagata mu gitutage zikanyaga abanyantegenke ?

ITEGEKONSHINGA rifite umwanya wihariye mu gihugu : niryo rigaragaza ishingiro nyakuri ry’umutekano n’amahoro arambye by’igihugu mu gushyiraho ingingo z’amategeko zituma abategetsi bakuru b’igihugu basimburana ku butegetsi mu mahoro. Ibanga rikomeye ni aha riri.

Nta gihugu na kimwe ku isi gishobora kugera ku iterambere rihamye kitarashobora kwemera no gushyira mu bikorwa iri hame ryo gusimburana ku butegetsi mu mahoro.

Iyo igihugu kijya kugusha ishyano cyadukamo umutegetsi wikunda kurusha abazima n’abapfuye, akumva ko ubutegetsi n’ubutunzi bwose bw’igihugu ari umutungo we bwite azacunga uko yishakiye ubuziraherezo ! Ng’uwo UMUGOME, nguwo UMWANZI  nyakuri w’igihugu.

Bene uwo mutegetsi niwe uhora yishuka ko ari hejuru y’amategeko bityo agakora icyaha gisumba ibindi byose muri politiki cyo guhindura “kamere” nyakuri y’Itegekonshinga, akarisiribanga uko abyishakiye, akaritesha inshingano y’ibanze yo kurengera inyungu rusange, akarihindura “IBIPAPURO” bigamije kubungabunga inyungu ze n’iz’umuryango we gusa.

Koko rero iyo bigenze gutyo abaturage baba bafashweho ingwate bidasubirwaho. Bashobora guceceka by’igihe gito , ariko amaherezo barahaguruka bakanga ubucakara n’agasuzuguro. Ng’uko uko amaherezo y’uwo mutegetsi wigize ikigirwamana akunze kuba mabi cyane. Ingero ni nyinshi.

Ngibi rero ibigiye kuba no mu Rwanda mu gihe Paul Kagame azaba amaze gushyira “ UMUKONO WE“ ku cyo ahatira abambari be kwita “ivugururwa ry’Itegekonshinga” ariko mu by’ukuri isi yose ikaba ibona ko ikirimo gukorwa ari ISIRIBANGWA ry’Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda, mu nyungu z’umuntu umwe wigize Indakoreka ! Abareba kure barimo abategetsi ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika batangiye kumwamagana rugikubita mu ijwi riranguruye! Kandi ntibizagarukira ku kwamagana gusa!

Ntabwo rero bikiri ibanga cyangwa impuha, kujijisha birarangiye, nibiragaragarire buri wese ko Paul Kagame ageze kure gahunda mbisha yo “guhindanya” ingingo y’101 yamubuzaga kwigira KAMARA mu kwiyamamariza manda ya gatatu. Dore uko iyo ngingo ibivuga :

Kagame yari yifitiye ibindi yitekerereza bitari inama yarimo

Kagame yari yifitiye ibindi yitekerereza bitari inama yarimo

“Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika “

Uko abamotsi be bitwikiriye akazina k’ “Intumwa za rubanda” bariho bashushanya iyi ngingo biteye agahinda, (“Perezida wa repubulika atorerwa manda y’imyaka 7, ashobora kongera gutorerwa izindi manda”) kandi biragaragaza ko bagambiriye kugira Kagame Umwami , kandi ubundi Repubulika idakeneye abami !

Ibijya gucika bica amarenga !

Iyi ngigo y’101 bariho batobanga niyo y’ibanze yari ikwiye kubera u Rwanda Ishingiro ry’amahoro n’umutekano, Iterambere rikazabona aho rishora imizi . Niyo mpamvu Itegekonshinga ryo mu 2003 ryagerageje kuyirengera mu ngingo y’193 rikagena ko idashobora gupfa guhindurwa abaturage batabyemeye muri Referedum ikozwe mu bwisanzure ! Ubwo Paul Kagame n’Abamotsi be  nibamara kuyisimbutsa, nta garuriro, kazaba kabaye !

Si ingingo y’101 gusa bariho bakubita ishoka ! Kubera ko ubutegetsi bwa Paul Kagame nta mutima n’umutwe bukigira,  ngo burashaka no gusiba izindi ngingo zose zishimangira uburenganzira bungana bw’abenegihu : Urugero ni ingingo ya 99 bashaka kugira inkingi ikomeye y’ivangura .

Muri iyi ngingo ya 99 yateganyaga ibisabwa abiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika barashaka kongeramo ngo ko “umuntu wiyamamariza kuba umukuru w’igihugu agomba kuba amaze imyaka 5 mu gihugu ! “. Ikigambiriwe ni uki ? Nyuma yo kubaka “URUKUTA”  rw’amategeko adasobanutse, hakurikiyeho “GUFUNGA UMURYANGO” kugira ngo igice kimwe cy’Abenegihugu gihezwe hanze bidasubirwaho! Ibi birerekana ishyari, urwango n’agasuzuguro Kagame n’Agatsiko ke bafitiye Abanyarwanda  muri rusange n’abisanze bagomba kuba hanze y’u Rwanda by’igihe gito kubera guhunga ingoma y’igitugu, ku buryo bw’umwihariko. Harya mu 1994, Paul Kagame we yabaye umutegetsi amaze imyaka ingana iki mu Rwanda ? Ko ubanza yibagirwa vuba ? Nuko rero ngo “ Utibuka aho akomoka, ntamenya n’aho agana”, Paul Kagame natareba neza aratanga urw’amenyo !

Umwanzuro

Umunsi Paul Kagame yashyize umukono WE kuri ibi “BIPAPURO” abambari be barimo gupfundikanya bagambiriye kubyita Itegekonshinga… Inzego zose z’igihugu zizaba zitaye agaciro, mu Rwanda hazaba hatangiye ibihe bishya : IBIHE BY’AMAGE N’INTAMBARA !

Iyo ntambara si njye uzayiteza kandi nta n’iyo twifuriza Abanyarwanda . Ni Paul Kagame uzaba ayitangiye, mbese kurya kw’ akamasa kazaca inka , kazivukamo. Nakenyere akomeze, kandi yibuke ko mu 2017 atari mu 1994!

Ndahamagarira Abanyarwanda bose cyane cyane urubyiruko gutangira kwisuganya no kwitegura guhaguruka bakarengera Repubulika y’u Rwanda igiye kubahombokera hejuru biturutse ku kwikunda gukabije k’umuntu umwe gusa witwa Paul Kagame.
Banyarwanda murusheho kuzirikana ijambo ry’inararibonye rigira riti « Un peuple de moutons finit par engendrer un gouvernement de loups » ! Nimutiyemeza kwirwanaho , muraheze !

Guhitamo neza, ni ukwanga ubucakara n’agasuzuguro tugaharanira UBWIGENGE kabone n’iyo twagomba gutanga ibitambo.

Imana irinde u Rwanda n’Abanyarwanda.

nahimana

Padiri Thomas Nahimana.
Umuyobozi w’Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda.
BIRACYAZA……

Stockholm:Impunzi z’abanyarwanda zasobanuriye abayobozi ba Sweden ibibazo by’u Rwanda

$
0
0

Ku wa gatanu tariki ya 16 Ukwakira 2015, impunzi z’abanyarwanda zagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye barimo n’abadepite bo mu gihugu cya Sweden aho basobanuye uko ibibazo by’u Rwanda bimeze, ntabwo ari abayobozi ba Sweden bahuye gusa kuko banabonanye n’imiryango itandukanye itanga imfashanyo.

Abo banyarwanda baboneyeho n’umwanya wo gusaba abo banyasweden kubakorera ubuvugizi mu rwego mpuzamahanga no gushyira igitutu kuri Leta y’u Rwanda ngo ifungure urubuga rwa politiki kandi yubahirize uburenganzira bw’ikiremwamuntu dore ko uretse ibyo abo banyasweden babwiwe n’abanyarwanda hari bamwe muri bo bigereye mu Rwanda bikorera iperereza ku buryo nabo bungaga mubyo abo banyarwanda bavugaga ubwo basobanuraga isura nyayo y’u Rwanda ruyobowe na Perezida Kagame n’ishyaka rye FPR-Inkotanyi.

Suede

 

 

Igihugu cya Espagne gikomeje gushakisha Lt Gen Karenzi Karake

$
0
0

Abayobozi bo mu gihugu cya Espagne batangaje ko bagishakisha Lt Gen Emmanuel  Karenzi Karake, wari waratawe  muri yombi mu kwezi ka Kamena 2015 n’igihugu cy’u Bwongereza bisabwe n’ubucamanza bwo muri Espagne.

Ndabibutsa ko Lt Gen Karenzi Karake yaje kurekurwa n’ubutabera bw’U Bwongereza, ku wa 10 Kanama 2015 bumaze gutangaza ko buretse kumukurikirana  mu rubanza rwari rugamije kumwohereza muri Espagne ariko abayobozi ba Espagne bo bakomeje kuvuga ko urupapuro rwo kumufata rugifite agaciro.

Umucamanza wo mu gihugu cya Espagne wazobereye mu bijyanye no gukurikirana iterabwoba yabwiye ibiro mpuzamahanga by’abafaransa, AFP ko icyemezo cy’ubucamanza bw’abongereza kitabamenyeshejwe rero urupapuro rwo gufata Lt Gen Karake mu rwego rw’ibihugu by’u Burayi ruracyafite agaciro.

Mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukwakira 2015, urukiko rw’ikirenga rwa Espagne rwari rwemeje icyemezo cyo ku wa 27 Werurwe 2015 cyo kureka burundu gukurikirana Lt Gen Karenzi Karake ku byaha bya Genocide n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.

Ibi byaha bya Genocide n’ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ubwo ubutabera bwa Espagne bwavuze ko butazabikurikirana ariko icyaha cyo cy’iterabwoba cyo kiracyakurikiranwe bityo abasirikare ba FPR 29 muri 40 baracyakurikiranwe kubera iki cyaha.

Abandi 11 bo ntabwo bagikurikiranwe keretse baramutse bakandagiye ku butaka bwa Espagne.

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com


Montréal: Nadine Claire Kasinge yahawe igihembo kigenerwa urubyiruko rwagaragaje ubwitange

$
0
0

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Ukwakira 2015, i Montréal muri Canada umuryango Réseau International des femmes pour la démocratie et la paix wateguye igikorwa kiswe :L’Audace : Bâtir un monde meilleur.

Muri icyo gikorwa abanyarwanda bakiri bato baganirije abitabiriye icyo gikorwa bavuga ku byo baciyemo, ibyo bigiye mu nzira z’inzitane baciyemo mu buzima bwabo ndetse banerekana uburyo bahagurukiye guharanira kubaka isi nziza. Abo ni Bwana Gervais Nsabimana, Madame Karine Gasarasi na Madame Claire Nadine Kasinge.

Muri uwo mugoroba kandi hatanzwe igihembo ku nshuro ya 6 cyagenewe umwe mu rubyiruko witwaye neza mu kugaragaza ubwitange n’ibikorwa by’indashyikirwa muri uyu mwaka wa 2015. Uwatowe ni Madame Nadine Claire Kasinge akaba ari umunyamabanga mukuru wungirije mu ishyaka Ishema ry’u Rwanda ushinzwe umubano n’andi mashyaka.

Umwaka ushize iki gihembo kigenerwa urubyiruko ubwo cyatangwaga ku nshuro ya 5 n’uyu muryango mpuzamahanga w’abategarugori baharanira Demokarasi n’amahoro (Réseau International des femmes pour la démocratie et la paix) cyagenewe Bwana Peter Mutabaruka, umwongereza w’imyaka 30 ufite inkomoko mu Rwanda.

prix 2015

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

Faustin Twagiramungu yagize icyo avuga ku ruzinduko rwa Stromae mu Rwanda

$
0
0

Urubyiruko mu Rwanda rwishimiye kubona mwene Pierre Rutare bita STROMAE, akaba umubirigi wabyiyemeje afatanije na maman we, akitwa izina bwite rya Paul Van Haver. Igitaramo yatanze i Kigali ejobundi cyashimishije abasore n’inkumi bo mu Rwanda bari bagitegereje, bashaka kumva PAPAOUTAI, FORMIDABLE na ON DANSE. Abaje bose, uretse gushyugumbwa mu mamaguru, basa n’abashaka gucinya akadiho, barambura amaboko bayerekeza mu kirere, ibivugwa mu ndirmbo za Paul Van Haver abenshi ntibabyumvise kubera igifaransa gisa n’icyaciwe mu Rwanda. Kumva amagambo ntibyari ngombwa no muri Amarika aho yagize akarusho ntibumva igifaransa. Ariko kandi na STROMAE ibyo ntabyitayeho. Ibye ni SHOW. Iyo irangiye aritahira. Icyari cyazanye abenshi si ukumva amagambo, ahubwo byari ukureba umuburigi w’umunyarwanda utavuga ikinyarwanda, uburyo aririmba.

AKARUSHO NI MIHIGO

Uko byagenda kose muri iki gihe ntawaririmba mu RWANDA, kabone niyo yaza avuye mu ijuru, uretse no mu Buburigi, ngo azahige KIZITO MIHIGO. Uyu mu bihe turimo ni RUDAHIGWA mu mihigo no mu mibanire y’Abanyarwanda. Yanze kugira imihigo mibisha, ngo agambanire ibitekerezo bye n’ubumuntu bwe, ahitamo kuvuga ukuri. Yitandukanya na za nkwakuzi z’abahemu, ubu zigize Inyarurembo zirirwa zivuga amahamba, yatumye bitwa MACOYINDA. Kizito Mihigo yabaye imfura yanga guhemukira rubanda n’igihugu. Nubundi imfura byitwa uwo ariwe wese wanga guhemuka, akba ni Inyangamugayo. Bityo rero Kizito tumugira INTWALI ya rubanda. Nubu aho bamubitse, kure y’amaso si kure y’umutima, tuzamurambaho, tumwita indatwa, akaba intare y’amahoro mu Rwanda. Twamuragije Uwiteka ngo amudukomereze, amuramburireho ibiganza bye bigari, amuhe imigisha. Natwe turamusabira, akomeze kuba umutima w’urubyiriko ni Intangarugero. Twese dukomeze kwizera ko ibihe byiza biri imbere, kugira ngo tuzabonereho umwnya wo gushimangira umurage w’amahoro “n’umubano mu bantu” turi kumwe na Kizito Mihigo. Kuzira ukuri birasanzwe na Galileo yaciwe umutwe azira kuvuga ko isi izenguruka. Yezu yazize kuvuga ko ari umwana w’Imana. Kizito yazize gushaka gusana imitima yashenguwe n’amaganya n’agahinda no gushaka kuyisizamo ikibanza cy’ubumwe n’urukundo. Ntiyzize ubusa yazize ukuri n’ubutwari, azira urukundo rw’igihugu n’Abanyarwanda, kurusha abagombye kubyigisha no kubigira umugambi w’ubuyobozi bw’igihugu. Kubizira bisa n’integuza yo kugira ngo twihane, dutegura imitima yacu, kugira ngo twakire agakiza, bityo twigobotore “Bakazarusenya”, bityo tugakizwa amahano y’ababisha bagendera ku nshinngano zo gukomeza amahano n’imigambi “ngengabwoba”. Imana iturinde ayo mahano n’amahane, kandi igorore imitima y’abafunze Kizito Mihigo. Ubundi gufungwa nk’ibi, kera byari byo mu gikoloni. Kubera kwanga ubumwe bw’Abanyarwanda bwafatwaga nka “DANGER”. Gufunga Kizito Mihigo kandi ashaka mahoro ntabwo twabifata nk’ubutwari bwo kurengera igihugu, tubifata nk’ikimenyetso cy’ubwoba. KIZITO MIHIGO ntazira ubugome, ntibwamurangwaho, kubera ko atariko yarezwe. Kizito yabyirutse abwirizwa gukunda JAMBO, nawe wazize ababisha yigishaga ukwizera Imana, bamuhindura ruvumwa bamubamba ku musaraba. Arapfa, arahambwa, arazuka ajya kwa se mu ijuru agira ati: “uko mubonye ngenda niko nzagaruka”. Na Kizito Mihigo IMANA izamugirira ubuntu imugarure muri rubanda.

“IGISOBANURO CY’URUPFU” NI NTA NGERE.

Kizito ubwo yaririmbaga “IGISUBIZO CY’URUPFU” nibwo yasize umura akuye ku MANA yamwhorereje umwuka wera ngo avuge amagambo meza akubiye muri iyi ndirimbo. Urubyiruko ruzakunde KIZITO MIHIGO. Natwe abakuze turamukunda. Kmwibagirwa ntibikabe. Kuberako UWITEKA AMURINZE KANDI AZAMUDUHA NTAKABUZA.

Abahanzi b’amahanga ntibakabacire ishati. Nimujye mwumva na za KARAHANYUZE mwumve RODRIGUE abwira UBARIJORO ko nta gihugu cyaruta uRwnada mwumve na NKURUNZIZA aririmba “Umubano mu bantu”. Mujye mwumva n’izigezweho, maze mwumve indirimbo yitwa ngo: ” NDARIRIMBA” by KIGALI Z ILLEST, iririmbwa na Claude KAYIJAHO. MUKUNDE ABIWANYU, MUKUNDE IWANYU, MUKUNDE UMUJEUNE KIZITO MIHIGO. NIMUTERA UBUREZI MUBWIBANZE. Ntimugahinde gusa nk’inkuba zesa. Mujye mumenya akatsi n’ururo. Muririmbe ibiriho, bitanga amasomo, amasomo yo kwizera ibihe bizaza, musaba ko ibihe bihinduka bigana inzira nziza yo gukorera igihugu mwikorera. Nka Babajeune bo muri “NDARIRIMBA” bagira bati: “IMANA IZATWOHEREREZE YESU W’UMWIRABURA TWE NTIDUTEZE KUMUBAMBA.” Nibyo NTITUKABAMBE, TUZABANE AKARAMATA.

Perezida wa RDI-Rwanda Rwiza
Twagiramungu Faustin

Stromae ntabwo yakoze ibyo Leta ya FPR yari imwitezeho!

$
0
0

Mu ruzinduko Paul Van Haver uzwi kw’izina ry’ubuhanzi rya Stromae yagiriye mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru hagaragaye byinshi bitari byitezwe n’abayobozi b’u Rwanda bashakaga gukoresha uyu muhanzi muri propaganda yabo ya politiki ndetse no gushaka kumubyaza inyungu bashyize ubututsi imbere ndetse na Genocide.

Mbere y’uko Stromae agera mu Rwanda ibinyamakuru bibogamiye kuri Leta ya Kigali byari bayatangiye gutanga amakuru ye cyane ariko uburyo byayatangaga wasangaga uruhande rujyanye n’imyidagaduro ruza inyuma ahubwo hagashyirwa imbere ubwoko bwa se ko yari umututsi n’andi marangamutima ajyanye na politiki ya Leta ya FPR iri ku butegetsi i Kigali.

Mu gushaka kwinjiza Stromae muri politiki ku ngufu byageze n’aho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu gitondo cyo ku wa gatandatu tariki ya 17 Ukwakira 2015, abanyamakuru bashaka kumujyana mu bibazo bimusaba kuvuga neza Perezida Kagame n’ubwo ntaho byari bihuriye n’urugendo rwe. Ku buryo abasomye inyandiko zanditswe ku kiganiro cya Stromae n’abanyamakuru bibajije niba ari Perezida Kagame uzacuranga cyangwa ari Stromae!

Uku gushaka gushyira imbere politiki n’izina rya Perezida Kagame hitwajwe igitaramo cya Stromae mu Rwanda ntabwo byahagarariye mu kiganiro n’abanyamakuru gusa ahubwo no mu gitaramo cyabereye kuri Stade ya ULK ku Gisozi abanyamakuru bataye amakuru kuri iki gitaramo bivugiye cyane kuri Madame Jeannette Kagame wari witabiriye icyo gitaramo nk’aho ari we iyo mbaga y’abantu yari ihari yari yaje kureba. Kuri Twitter naho byari byacitse aho abayobozi bagaragazaga ko bishimiye uyu muhanzi.

N’ubwo abikundira umuziki bo bari banyuzwe abari bategereje inyungu zindi bo agahinda kari kose, hari abumvaga agomba kwifotoranya n’abayobozi ba IBUKA akanasura inzibutso za Genocide ndetse akavuga uburyo abo akeka ko bishe se bagomba gukurikiranwa cyane cyane mu mahanga. Hari n’abumvaga agomba kuvuga uburyo Perezida Kagame yateje u Rwanda imbere ndetse agomba gutegeka ubuziraherezo! Ariko uko byagaragaye ntabwo Stromae yanaramukanyije cyangwa ngo yifotoranye na Madame Jeannette Kagame wari witabiriye igitaramo cye ahubwo Jeannette Kagame nawe yashatse guhindura igitaramo cya Stromae urubuga rwo kwifotorezaho ngo ahangane na Stromae mu bustar!

Umuhanzi Stromae n’ubwo mu myaka yashize yari yaratangaje ko atigeze ababazwa n’urupfu rwa se (hera ku munota wa 12) kuko ise atigeze amwemera ariko mu gitaramo cyo ku Gisozi yavuze ko amushimiye!  Ntawamenya niba yari abikuye ku mutima cyangwa byari uburyo bwo gushimisha abafana. Ibi byishimo Stromae yagaragaje bishobora kuba binaturuka ku kuba yarasanze umuryango munini mu Rwanda umwishimiye bikibagiza uko yibukaga u Rwanda kera akiri umwana ubwo yaharwariraga malariya agataha ikitaraganya.

Abakurikiranye uru rugendo rwa Stromae mu Rwanda bahamya ko uyu muhanzi n’ubwo umuntu atamenya icyerekezo cye cya politiki ku bibazo by’u Rwanda yagiriwe inama yo kwirinda kubogamira ku butegetsi buriho mu Rwanda ngo abigaragaze cyane kubera impamvu zitandukanye.

Zimwe muri izo mpamvu ni izi:

-Umuco w’abanyafrika Stromae yamenye cyane ni uw’abakongomani kuko ngo mu  minsi mikuru myinshi y’abanyafurika yabaga yitabiriye kuva akiri umwana yabaga ari iy’abanyekongo. Abafana b’umuziki wa Stromae benshi baba mu bubiligi bafite inkomoko muri Congo, ikindi indirimbo ze nyinshi zikunzwe cyane mu bihugu bivuga igifaransa, rero gushyigikira Perezida Kagame ku mugaragaro bisa nko kwikuraho abo bafana kandi Perezida Kagame ntacyo yamukorera cyasimbura abo bakunzi be. Cyane cyane ko n’Umuryango wa Stromae utuye mu bubiligi ahiganje abatajya imbizi na Perezida Kagame benshi biganjemo abakongomani bikaba byabangamira umutekano wawo.

-Nk’umwana wavukiye mu Bubiligi akarerwa na nyina gusa ndetse bigasa nk’aho se atigeze amwemera, gufata uruhande mu bibazo by’u Rwanda bishobora kutamushishikaza cyane cyane kuko n’ubwo Leta y’u Rwanda ivuga ko yageze ku bwiyunge nyabwo uyu muhanzi we aracyarizwa n’uko abona inzira ikiri ndende abantu batarashobora kubana neza mu bwumvikane.

-Ibyo Stromae yakunze kuvuga mu biganiro ni uko yiyumva nk’umunyaburayi kurusha umunyafrika kuri we ngo n’ubwo hari abamusabye ngo gukora indirimbo kuri Genocide ngo abona atazayikora kuko ibyabaye atigeze abibamo ngo abimenye, ngo rero ntabwo yakwitwaza urupfu rwa se wapfuye muri Genocide atigeze anabana nawe ngo amumenye neza ngo urwo rupfu arushyire imbere nk’iturufu.

Mu gusoza iyi nyandiko umuntu yakwemeza adashidikanya ko abayobozi b’u Rwanda batashimishijwe n’imyitwarire ya Stromae mu Rwanda dore ko ibyo bari bamutegerejeho batabibonye ahubwo byabaye ngombwa ko ako uyu muhanzi avuze kose bahita bashaka kukajyana mu nzira bifuza bakoresheje itangazamakuru dore ko n’iryo tangazamakuru rishyigikiye Leta uretse kuvuga uko igitaramo cyagenze ibijyanye na Stromae bisa nk’ibyagabanyije umurego.

Marc Matabaro

Email: therwandan@ymail.com

Umuryango wa Rwigara mu Gahinda kenshi ko Gusenyerwa

Abacunguzi ba FDLR ku rugamba

Viewing all 10365 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>