Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10370 articles
Browse latest View live

FDU-INKINGI IRAMAGANA UBUSHOTOZI BWA FPR YAKA KU NGUFU ABANYARWANDA IMISANZU YO GUTERA “UMURYANGO” INKUNGA.

$
0
0

ITANGAZO

Amakuru akomeza kutugeraho aratumenyesha ko, kuva mu kwezi kwa cumi 2015 FPR yatangiye kwaka abanyarwanda imisanzu ku ngufu yo gutera “UMURYANGO” inkunga. Ndetse biteganijwe ko izajya iyafatira ku mishahara y’abantu (1/10), harimo n’abarwanashyaka ba FDU-Inkingi.

Nubwo bigaragara mu gihugu hose, ariko mu Karere ka Gatsibo, mu Mirenge ya Rwimbogo na Gitoki ho birakoranwa imbaraga zidasanzwe. Hakozwe inama ku Karere batumiramo abayobozi b’ibigo bose n’ab’imirenge, bagena uko bizakorwa, banzura ko uhereye ruhande buri mwarimu agomba gutanga ayo mafaranga; ko kandi utazayatanga azafatwa nk’umwanzi w’igihugu.

Kuba ayo mafaranga azajya ava ku mushahara, umukozi agahembwa asigaye, bitandukanye n’uburyo busanzwe FPR yakoreshaga kugeza ubu, n’ubwo nabyo bidakwiye, kuko ubundi abakozi ba leta bayatangaga bayakuye ku mufuka wabo. Birumvikana lero ko iki kibazo cyahangayikishije abakozi ba leta, cyane cyane abarimu bahembwa intica ntikize. Ibyo kandi biragenda byiyongera ku bigega bitandukanye : nk’icyagaciro, icya Karake, amafaranga ya FRG, ay’uburezi, n’ibindi byinshi bitarondorwa, byiyongera nabyo ku misoro ikabije iri mu Rwanda. Ayo mafaranga yose ava ku mushahara w’umukozi, ariko abaturage bo bakubitwa buri munsi bazira kuyabura.

FDU-Inkingi irasanga guhatira abantu gutanga umusanzu muri FPR, kandi Abanyarwanda bose batayirimo, binyuranije n’amasezerano mpuzamahanga ku burengenzira bw’ikiremwa-muntu, ndetse n’ingingo ya 53 y’itegeko-nshinga yagenderwagaho n’ingoma ya FPR kugeza ubu : “Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kujya mu mitwe ya politiki bihitiyemo cyangwa ubwo kutayijyamo; nta Munyarwanda ushobora gukorerwa ivangura ku mpamvu z’uko ari mu mutwe wa politiki uyu n’uyu cyangwa ko nta mutwe wa politiki arimo ”.

FDU-Inkingi ikaba isabye ko ibyo bintu byahagarara mu maguru mashya.

Bikorewe i London kuri 31/10/2015
Bahunga Justin
Komiseri ushinzwe Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa FDU-Inkingi

“Pour un Etat de Droit, la Démocratie et l’Egalité de chances” ; “For the rule of law, democracy and equal opportunity”

Tel : (+250)728636000, (+32)478973762, (+33)650293997, (+44)7982381717
Email: info@fdu-rwanda.com
website:http://fdu-rwanda.com, http://victoire-ingabire.com
Join us on Facebook: http://www.facebook.com/pages/Victoire-Ingabire-Umuhoza-for-President/109504816547 -
Watch us on YouTube: http://www.youtube.com/user/FDUInkingi123 -
Follow us on Twitter: http://twitter.com/VictoireUmuhoza


Leta y’u Rwanda yatahuwe ko ibeshya ko ubukene bwagabanutse kandi bwariyongereye!

$
0
0

Hagendewe ku makuru Televiziyo y’abafaransa France 24 yashoboye kubona ngo abayobozi b’u Rwanda batanze imibare itekinitse yerekana abanyarwanda ngo bamaze kuvanwa mu bukene na gahunda za Leta y’u Rwanda zo kuburwanya.

Ikibazo kibazwa ni ukumenya niba koko ubukungu bw’u Rwanda buzamuka? Nk’uko bigaragazwa na raporo yiswe Integrated Household Living Conditions Survey” (EICV4), yashyizwe ahagaragara mu kwezi k’Ukwakira 2015, ngo abanyarwanda benshi bashoboye gukurwa mu bukene, ariko hari amakuru menshi atangwa n’abantu badashaka ko umwirondoro wabo umenyekana kubera impamvu z’umutekano wabo babwiye France 24 ko amakuru ari muri iriya raporo atari yo!

Nk’uko umuhanga mu by’ubukungu yabibwiye France24 ngo ubusanzwe iriya rapporo ikorwa n’ikigo kigenga cyo mu Bwongereza kitwa Oxford Policy Management (OPM), ubusanzwe icyo kigo giha imibare abayobozi b’u Rwanda nabo bakagena uburyo bayitangaza, ariko ubu siko byagenze kuko habayeho kutumvikana hagati y’abayobozi b’u Rwanda na kiriya kigo cyo mu bwongereza ku buryo bwakoreshejwe (méthodologie)

“Ubukene bwiyongereyeho 6 %”

Leta y’u Rwanda yahinduye uburyo bwo kubara  cyane cyane kubijyanye n’umurongo w’ubukene, uburyo abanyarwanda b’abakene nyakujya babayeho n’ibibatunze byaratekinitswe nk’uko byemezwa n’indi mpuguke. Mu myanzuro ya raporo havugwamo ko ubukene bwagabanutse cyane kandi ahubwo bwariyongereyeho 6% nk’uko bitangazwa na Filip Reyntjens umwe mu mpuguke ku Rwanda. Ngo ntacyahindutse ku buryo ingo z’abanyarwanda zibayeho ahubwo icyahindutse ni uko abayobozi b’u Rwanda bafashe ibigenderwaho ngo umuntu yitwe umukene barabitekinika maze abitwa ko bavuye mu bukene biyongera batyo!

Kubera itekinika ryakozwe na Leta y’u Rwanda, kiriya kigo cyo mu Bwongereza Oxford Policy Management (OPM) ntabwo kigaragara muri raporo yashyizwe hanze na Leta y’u Rwanda , ngo abayobozi b’icyo kigo banze ko amazina yabo agaragara muri raporo yatekinitswe na Leta y’u Rwanda.

Abanyamakuru ba France 24 bifuje kuvugana n’abayobozi b’iki kigo cyo mu Bwongereza (OPM) ariko bavuga ko mu masezerano bagiranye na Leta y’u Rwanda harimo ko batagomba gushyira hanze amakuru ajyanye n’akazi bayikoreye.

Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda ho mu Kigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (National Institute of Statistics of Rwanda) cyanditse ko aricyo cyakoze raporo ntabwo bashatse gusubiza ibibazo by’abanyamakuru ngo umuyobozi w’icyo kigo yagiye mu biruhuko ngo azamaramo ibyumweru byinshi! Mbese yakwepye abanyamakuru ba France24!

Leta y’u Rwanda yari yihaye intego y’iterambere yiswe ”Vision 2020″, intego ikaba ari uko umurongo w’ubukene wajya munsi ya 30% naho abakene nyakujya bakajya munsi ya 9%. Ibi akaba ari byo bituma iriya raporoEICV4 ihabwa agaciro cyane kuko kugabanya ubukene n’iterambere nirwo rwitwazo nyamukuru abashyigikiye Perezida Kagame bitwaza iyo basaba ko ategeka ubuziraherezo dore ko ari nabyo abadepite batangiye gushyira mu bikorwa muri iyi minsi bamudodera itegeko nshinga rimukwiriye!

Ikibabaje ni uko Leta y’u Bwongereza ikingira ikibaba Leta y’u Rwanda muri iryo tekinika kubera izindi nyungu icyo gihugu gifite mu karere k’ibiyaga bigari, kwemera imibare itangwa na Leta y’u Rwanda bikaba ari bumwe mu buryo bwo kwerekana ko inkunga itubutse Ubwongereza buha u Rwanda ikoreshwa neza.

Amahanga akunze kwihanganira Perezida Kagame hitwajwe ngo yagabanyije ubukene azana iterambere ku buryo aniga demokarasi, itangazamakuru, uburenganinzira bw’ikiremwamuntu ntawavuga..

None ko iryo terambere Perezida Kagame yitwazaga ko bitangiye kugaragara ko ntaryo ahubwo ari ikinyoma amaherezo ye araba ayahe?

Email: therwandan@ymail.com

Itegekonshinga: Komisiyo n’abadepite bagaragaje ubushobozi bwabo; abasenateri babarusha iki?

$
0
0

Ntibitangaje ko abantu bakomeza kugira icyo bavuga ku mushinga w’Itegekobshinga. Ahubwo icyatangaza ni ukutawuvugaho, cyane cyane ko abantu banyuranye bari kwerekana impungenge zikomeye bitewe n’inenge babona ziwurimo. Abantu barerekana ingaruka byagira ntagikosowe. Abadepite bamaze kuwemeza, ubu abantu baribaza niba Sena izabarusha ubushobozi n’ubushishozi.

Mu ikubitro, Komisiyo yashyizweho na perezida Kagame ngo itegure umushinga w’ivugururwa ry’Itegekonshinga, ntiyatinze mu makoni, byabaye nk’ibyo guhumbya, ivuga ko irangije kuwutegura. Mu bayigize harimo impuguke mu mategeko nka John Milenge, Me Evode Uwizeyimana, … hakabamo n’abantu b’inararibonye nka Dr Augustin Iyamuremye wayiyoboye n’abandi. Ikibazo ariko ni ukumenya niba barakoze umushinga bashingiye ku mahame remezo agena Itegekonshinga cyangwa niba barashyize mu nyandiko ibyifuzo by’abanyabubasha mu gihugu.

Uwo mushinga wagejejwe mu nteko kugira ngo abadepite bawusuzume. Ababikurikiraniye hafi bemeza ko nta kintu cy’ingirakamaro abadepite bakosoyemo. Ahubwo abantu bagaye ko igihe kinini bagitaye bajya impaka zo kuvanamo ijambo Imana. Bamaze kwemeza kurivanamo, abanyarwanda, na benshi mu banyamadini barumiwe. Nyamara hari ibindi bifite uburemere bari gusuzuma. Ku isonga y’ibyo bamwe bagaya harimo guha perezida uriho muri iki gihe uburyo bwo kuba yakomeza kwiyamamaza no kuba yatorerwa kuyobora kugeza mu w’2034 abishatse. Mu banyarwanda hari abasanga bidasanzwe ndetse ngo bishobora kugira ingaruka umuntu ushyira mu gaciro atakwifuriza igihugu.

Abadepite bahaye perezida Kagame kuba yayobora manda 5?!

Mu w’2017 perezida Kagame azaba arangije manda ebyiri. Itegekonshinga Urwanda rugenderaho, rivuga ko nta na rimwe perezida wa Repubulika arenza manda ebyiri. N’ubwo mu mushinga mushya bongera kubyemeza ndetse bakagabanya umubare w’imyaka manda imara, ikaba itanu aho kuba irindwi (ingingo y’101), abakurikiranira hafi basanga ikintu kidasanzwe cyakozwe, ni ukongeramo ingingo (y’172), iha uburyo uzatorwa mu w’2017 kuzayobora indi imyaka irindwi nyuma akagira uburenganzira bwo gutorerwa manda nshya y’imyaka itanu yayirangiza akanemerwa gutorerwa manda ya kabiri y’indi myaka itanu, ubwo akaba ari bwo hazaba hatangiye kubahirizwa manda zitarenga ebyiri z’imyaka itanu.

Abantu basanga inenge ari izihe?

Inenge ya mbere igaragarira mu kibazo gukurikira:

Niba byaramaze kumvikana neza ko bifite ishingiro ko ntawukwiye kurenza manda ebyiri, mu w’2017 perezida Kagame azaba arangije manda ebyiri, bigenze bite ngo yongererwe manda ya gatatu y’imyaka irindwi? Kubyita ko bikomotse ku gisa n’inzibacyuho, abantu baribaza niba atari ugushakisha uko bahuma amaso abanyarwanda. Uretse n’ibyo kandi na nyuma y’iyo manda yaba ari iya gatatu ayitorewe, anemerewe iya kane yaba ari imyaka itanu aramutse ayitorewe mu w’2024, ndetse akanemererwa kuba yatorerwa indi manda y’imyaka itanu mu w’2029, kuri we ikaba mu by’ukuri yaba ibaye manda ya gatanu. Mbese ni ukuvuga ko byashoboka ko yayobora kugeza mu w’2034! Ikibazo nyine rero abantu bibaza: ni gute wavuga ko wumvise neza ko bifite ireme kutarenza manda ebyiri, nyamara ako kanya ugahita ugira uwo ubihera uburyo bwo kuzirenza. Ni nde utabona ko harimo kwivuguruza? Ninde utibaza niba ihame rivuga ko abantu bareshya imbere y’amategeko ryubahirijwe? Mu w’2017, nyuma y’imyaka 14 azaba amaze ari perezida, ashobora kuziyamamaza akaba yanategeka indi myaka 17, yose hamwe ikaba imyaka 31! Ari ya Komisiyo yateguye umushinga, ari n’abadepite bose basanga ibyo bintu bifite ireme!

Ibyo byose bikubitiraho ko iyo abantu bitegereje imigendekere y’amatora mu gihugu nk’Urwanda, basanga ntagushidikanya ko uwatsinda muri iki gihe ari uwifuzwa mu banyabubasha bari ku butegetsi. Ngiki igitera bamwe impungenge iyo batekereje ku ngaruka zaterwa no kubona ko abifuza guhatanira imyaka ya politiki badahabwa amahirwe angana. Ngiki igitera impungenge abifuza ko Urwanda rwagira ituze ndetse buri munyarwanda akagira uburenganzira bungana n’ubwa mugenzi we imbere y’amategeko.

Sena irareba kure kurusha abadepite? Izagira ubutwari bwo gukosora ibyo bamwe mu banyabubasha bifuza ko byaguma uko biri. Sena yakora ikitifujwe na perezida Kagame? Sena yakora icyo FPR idahaye umugisha?

Perezida Paul Kagame hari icyo yabikoraho?

Perezida Kagame ashobora kugira ubutwari agakomera ku magambo meza yavuze mu kwezi k’Ukwakira 2010 aho yavuze amaze gutorerwa manda ya kabiri nyuma kandi y’indahiro ko azubahiriza Itegekonshinga, muri uko kwezi yashimangiye ko perezida atakwitwaza ko yakoze neza cyangwa ko hari ibyo atararangiza, ngo bimubere urwitwazo rwo kurenza manda ebyiri. Yongeyeho ko ntacyo yaba yarakoze habuze ukomereza aho yari ageze nyuma ya manda ebyiri kandi ko na bwo bitaba urwitwazo rwo kuguma kuri uwo mwanya. Yarabishimangiye kandi abiha uburemere bukomeye, abiherwa amashyi menshi kuko bifite ireme. Akomeye ku ijambo yavuze, ingingo y’172, ishobora kuvanwamo. Mu gihe nta cyaba gihindutse, hari abasanga ko muri uriya mushinga hashyizwemo ingingo zizitira inzira irinda amakimbirane.

Ku munsi wa none, uriya mushinga uteye bamwe kwibaza. Nyamara iyo uza utivuguruza, cyari igihe ko yaba abari ku butegetsi, yaba abari muri Opozisiyo bagira icyo bavuga kandi bakabwira abaturage imishinga myiza bafitiye igihugu bahereye nko ku bintu bitatu:

1. Ni ibihe byiza perezida Kagame yakoze, ku buryo uwamusimbura yabikomerezaho?
2. Ni ibihe yakoze nabi? Byakosorwa bite?
3. Ni ibihe atigeze akora bikwiye gukorwa? Byagerwaho bite?

Uriya mushinga uratanga ayahe mahirwe yageza abanyarwanda ku muti w’ibibazo biriho? N’ubwo hari izindi ngingo zifite inenge, umuntu yagarukaho ikindi gihe ariko iyo ingingo y’101 y’uwo mushinga ibasha guhita itangirana n’uw’2017, mbese ntise n’ivuguruzwa n’iy’172 (ari yo ya yindi iha uwatorwa ubutaha uburyo bwo kwiyamamaza no kuba yatorwa imyaka 17 yose hamwe (7+5+5), iyo hataba iyo nenge uriya mushinga wari kuba uteye intambwe. Ese ku munsi wa none hari igaruriro? Igisubizo ni icy’abafata ibyemezo. Sena niyemeza uriya mushinga w’Itegekonshinga, uzajyanwa muri « référendum » kugira ngo abanyarwanda bawutore cyangwa bawange. Nibawemera, perezida wa Repubulika ashobora kuwusinya, ugasohoka mu igazeti ya Leta noneho ugatangira gushyirwa mu bikorwa no kubahirizwa.

Jean Claude Mulindahabi

Ni umunyamakuru w’umunyarwanda uba mu gihugu cy’u Bufaransa, inkuru ze zindi mwazisanga kuri EJCM INFO

Théophile Ntirutwa, umuyobozi wa FDU-INKINGI mu mugi wa Kigali, amaze gutabwa muri yombi kuri uyu wa mbere, 02/11/15, kubera kudatanga umusanzu wa FPR

$
0
0

.Amakuru atugezeho aka kanya ni uko ubu umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi mu mugi wa Kigali Bwana Theophile Ntirutwa yatewe iwe mu rugo n’abantu tutaramenya ariko ngo barimo umwe mu bayobozi b’inzego zibanze. Bamusanze iwe aho atuye ku Gisozi ahakunze kwitwa Beretwari.

Uyu Theophile akaba yaramaranye iminsi ikibazo n’intore zaho atuye aho zari zimaze iminsi zimuhatira gutanga imisanzu itandukanye irimo n’iya FPR inkotanyi, aho yari yarazibwiye ko atatanga imisanzu y’ishyaka atarimo.

Muri bino byumweru bibiri bishize kandi yaramaze iminsi abwirwa n’abaturanyi be ko hari abantu b’abasore babiri basa n’abasirikare cyangwa abapolisi ariko baba bambaye imyenda ya gisivile baza hafi yiwe babaririza ngo igihe atahira.

Kuri uyu wa gatanu ushije nibwo yari yamenyeshejwe n’ubuyobozi bw’umudugudu ko ngo agomba kwimuka muri uwo mudugudu ariko abasubiza ko bitari bikwiye ko yimwa uburenganzira bwo gutura aho ashaka mu gihugu cye kubera gusa ko adashoboye kuba umuyoboke wa FPR.

Nyuma yo kubahakanira ko iby’imisanzu ya FPR ko bitamureba amakuru akomeza avuga ko ngo abo bantu bamuteye iwe muri uno mugoroba ngo baje bitwaje ko ngo adatanga amafaranga ngo y’umutekano none ngo baje kumufata. Ubu bamutwaye turacyakurikirana uko biri bugende!

Boniface Twagirimana

theo

Nyuma yo guhindura itegekonshinga benshi muri opposition barasanga ahasihaye ari ahi intambara!

$
0
0

Nyuma y’uko inteko nshingamategeko y’u Rwanda yemeje umushinga w’ivugurura ry’itegeko nshinga ikavugurura ingingo zimwe na zimwe abanyarwanda benshi bari bateze amaso hakongerwamo n’izindi.

Ingingo y’101 n’ubwo yavuguruwe ntabwo yigeze ikorwaho ahubwo habaye nko kuyinoza ku buryo benshi mu baharanira demokarasi bishimiye uburyo iyo ngingo itanyeganyejwe ahobwo ikanozwa. Iyo ngingo ikaba ivuga ko nta na rimwe Perezida wa Republika ashobora gutorerwa manda zirenze 2 ndetse manda yari imyaka 7 yagizwe imyaka 5 ariko abadepite bahise bashyiraho indi ngingo ari yo ya 172 imeze nk’igenewe Perezida Kagame, aho imuha uburenganzir bwo gukomeza gutegeka kugeza manda ye irangiye mu 2017, ikamwemerera kwiyamamaza indi manda y’imyaaka 7 ngo y’inzibacyuho ngo no kumushimira, maze noneho ingingo ya 101 ngo ikabona igakurikizwa! Dukurikije uko tuzi amatora yo mu Rwanda ni ukuvuga ko Perezida Kagame niba Imana ikomeje kumutiza ubuzima cyangwa ntihagire ikindi kiba azategeka kugeza mu 2034 afite imyaka 77 nabwo ariko ibintu nibikomeza nk’uko biri ntacyemeza ko azavaho ahubwo abadepite b’icyo gihe nabo bazamudodera irindi tegeko nshinga rizaba rijyanye n’ibyifuzo we n’abamushyigiiye bazaba bafite icyo gihe.

Ikindi cyatangaje benshi kikanavugwaho cyane n’interuro ko IMANA ISHORA BYOSE yakuwe mu itegeko nshinga.

Mu gushaka kumenya uko ibyakozwe n’abadepite abanyapolitiki n’abanyarwanda bandi babifashe ubwanditsi bwa The Rwandan bwegereye bamwe mu banyapolitiki bari muri opposition ndetse n’abandi banyarwanda bakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda maze bagira icyo badutangariza.

Twababajije ikibazo kimwe gusa kigira kiti:

Nyuma y’aho inteko nshinga mategeko itoreye umushinga w’itegeko nshinga igashyiramo ingingo y’172 iha Perezida Kagame kuba yategeka kugeza mu 2034, mwe ku ruhande rwanyu mubibona gute? Mubona hakorwa iki?

Ambasaderi Jean Marie Vianney Ndagijimana: (Yahoze ari Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, ubu ni umukuru w’umuryango IBUKA BOSE RENGERA BOSE) :

Ndagijimana_JMV

Yagiranye Ikiganiro na Radio Itahuka Ijwi ry’Ihuriro Nyarwanda RNC ku wa kane tariki ya 29 Ukwakira 2015 uvuga uko abona iki kibazo.

Ikiganiro cyose mwacyumva hano>>>

Sixbert Musangamfura: (umunyamabanga mukuru w’ishyaka FDU-Inkubiri):

sixbert (2)“Bimaze kugaragarira buri wese ko Prezida Paul Kagame n’akazu ke batazarekura ubutegetsi mu nzira z’amategeko. Uko igihe yiha kizajya kirangira azajya abona amayeri yo kongererwa igihe mpaka apfuye. Si we munyagitugu wa mbere ku isi ukinisha urupfu! Ndahamya ko yiyemeje gutera ikirenge mu cya bakuru be Khadafi, Saddam Hussein, Nicolae Ceauşescu n’abandi. Niba ari rwo we n’akazu ke bahisemo, uwiyishe ntariririrwa!

Ku ruhande rwacu, twemera isimburana ry’ubutegetsi mu mahoro! Uti ese utemera amahoro muzamugenza gute? Muzamureka ategeke kugeza apfuye? Oya, tuzabona uburyo bwo kubimwemeza. Nta musozi utagira agasharu. Ni ukuvuga ko gutanga abagabo mu mahanga no kuvuza induru bidahagije. Tugomba kuvuguta umuti ukarishye, tukamushaka tukawumuha, akawunywa, akabona kurekura ingoma. Yenda icyo atinya ni uko abana b’abasore bazamukanyaga amaboko, akabona kurekura. N’abo amaherezo bazahaguruka nibabona umuti utamuvuye. Uko biri kose benshi barabizi ko igihugu ugisasira imigozi kikayiguhambiriza. Abakuru barabizi ko umwami iyo ageze aho igihugu agihindura akarima ke, cyangwa agatobero; akanga kwumva, imfura ziramufata akanywa akijuta, agatuza. Buriya amahitamo yonyine asigiye igihugu ni ukubara iminsi, kikamuruka. Turahari tuzacyomora.

Ikindi cyantangaje ni uko mw’itegeko nshinga bariho bamwandikira, noneho bakuyemo n’izina ry’Imana! Ibijya gucika bica amarenga. Biriya ni ibihe bya nyuma.”

PDR-IHUMURE:

PDR

“Kuba amashyaka ya politiki atishyira hamwe yaba afite intwaro n’atazifite bagakora batatanye biha Perezida Kagame ingufu agakora ibyo yishakiye ku buryo agiye kwiyimika nk’umwami w’u Rwanda kandi tuzi ko u Rwanda ari Repubulika. Icya mbere ni ukureba inyungu z’abanyarwanda n’igihugu mbere yo kureba itegekonshinga gusa. Nihatagira igikorwa ngo abantu batahirize umugozi umwe na nyuma ya 2034 Perezida Kagame azongera yiyongeze indi myaka turebera.”

Benedict Michael Rwarinda: (umwe mu bayobozi b’ihuriro nyarwanda RNC muri Afrika y’Epfo):

rwalinda1Uretse ko n’ubundi ntemeraga itegekonshinga FPR ubwayo yishyiriyeho, kuba naryo ihindukiye ikarivuyanga nta gitangaza kirimo kuko uko ryakozwe ntabwo ryari iryo guhuza no kwimakaza ubutegetsi bugendeye ku mahame ya demukarasi n’ ubutegetsi bushingiye mu baturage! Ahubwo ryari ryarakorewe Kagame ku buryo ryamuhaye kuba hejuru y’ubutegetsi nshingamategeko, ubucamanaza, ndetse na nyubahiriza tegeko! Kurivuyanga rero ni ikimenyetso simusiga ko n’ubundi ryakorewe Kagame nk’umuntu ku giti cye aho gukorerwa abanyarwanda!

Ibyakorwa ni byinshi kubera ko FPR/ Kagame( kuko jye kugeza ubu kubitandukanya byanyobeye) ni gukomeza gukangurira abanyarda benshi bahisemo kwifata mapfubyi kubera iterabwoba n’ubwicanyi bwa leta yi Kigali ko u Rwanda nirurunduka bazarundukana narwo, bityo buri wese mu bushobozi bwe agaharanira ko igihugu cyacu cyajya ku murongo ubereye abana bacyo bose ari nawo murage mwiza wo gusigira abadukomokaho! Ibi ntibigomba kugarukira ku banyarwanda gusa ahubwo n’abatera leta ya Kigali inkunga bagomba gusobanurirwa ku buryo bunonosoye! Ikindi ni uko urubyiruko rugomba guhaguruka rugaharanira ko ejo harwo hazaza hataburizwamo barebera! 

Ikindi ni uko n’iyo itegeko nshinga ririho ubu Kagame atari kurihindura akemera kuva ku butegetsi, ibibazo bya politike, amategeko, uburenganzira bwa muntu,ubutabera, ikibazo cy’impunzi n’ibindi byugarije abanyarwanda leta iriho ubu idakozwa bitari kuba bibonewe umuti kubera ko Kagame yemeye kubahiriza itegekonshinga ryamwandikiwe ngo kuko avuye ku butegetsi gusa! Bityo nkaba mbona benshi turimo kurwana urugamba rudafite icyo rumaze aho kuguma ku murongo usanzwe mugari wa opposition ubu turi kwiruka inyuma yumuyaga wo gutobatoba ingirwategekonshinga!

Jeanne Mukamurenzi: (umwe mu bayobozi b’Ishyaka ISHEMA muri Norway):

mukamurenziMu by’ukuri biragaragara ko iri tegeko nshinga ryashyiriweho umuntu umwe gusa ariwe Paul Kagame. Ubu rero banyarwanda twese na barya bari bagishidikanya ku gitugu cya FPR, biboneye ko ntaho FPR na Kagame wayo ibahishe. Kudeta y’itegeko nshinga yamaze gukorwa, abadepite ba Kagame bari kwisonga hasigaye Senat gukubitaho cashet kamarampaka yo ni ugutakaza amafaranga y’ubusa no kurushya abaturage bahatirwa gutora yego. Ubu rero ahasigaye ni ahacu abanyarwanda muri rusange tugomba guhaguruka tugasigasira ubusugire bw’igihugu cyacu uwitwa ko ashinzwe kurengera itegeko nshinga niwe urihiritse ku manywa y’ihangu. Niba koko u Rwanda rufite ingabo, nizihaguruke zirengere itegekonshinga. Aha rero niho abanyarwanda bagakwiye gufungura amaso bakareba ziriya ngabo niba ari izi igihugu cyangwa iza Kagame. Uko byagenda kose, itegekonshinga rigomba gusigasirwa umuntu mwe ntiyagirwa intakoreka hejuru y’abanyarwanda barenga miliyoni 12. Abarimo bakora biriya bagakwiye no kumenya ingaruka yibyo barimo. Nguku uko mbona ibyo kwa mwami Kagame uhawe ubushobozi bw’ikirenga burenze ubw’abandi banyarwanda.

Amiel Nkuliza (umunyamakuru w’umunyarwanda uba muri Suède)

Amiel Nkuliza

Ubundi Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda ni ntavogerwa, kuba abarishyizeho bavuga ko umukuru w’igihugu atazajya arenza manda ebyiri, uyu warishyizeho akaba ari we urimo kurisiribanga, ni agahomamunwa. Ariko kandi ntibyagombye no kugira uwo bitungura kuko abayobozi b’u Rwanda uko bakabaye, baranzwe no gukatakata iri tegeko kugirango babone uko batsimbarara ku butegetsi. Uruba rubategereje bose rero ni urwo twagiye tubona, kuko izo mandats bagenda bahindagura uko bashatse nk’amakariso bambara, ntibajya bazirangiza amahoro. Uti ubibona ute? Uko mbibona maze kubivuga, Kagame wahinduye iri tegeko kugirango azayobore u Rwanda kugeza apfuye, ntibizamuhira kuko abanyarwanda uko tumeze ntitwigeze duhinduka ku bijyanye n’inkundura yo kurwanira ubutegetsi no kwirukana uwari ubufite. Ikibazo cyawe cya kabiri uti hakorwa iki? Icyakorwa ni uko abanyarwanda twese twagombye guhaguruka, tugatahiriza umugozi umwe, ibyitwa amashyaka ameze nk’ibikenyeri bigurumana, bikaba bigiye ku ruhande, abarwanya ubutegetsi bakaba bamwe, bagasaba ibiganiro n’abashaka kubwiharira, byananirana hagakoreshwa za nzira twese tuzi zirukana ubutegetsi bw’igitugu mu Rwanda. Urugamba rwo kwibohoza ntirukorwa n’umuntu umwe cyangwa ishyaka runaka, rukorwa n’abantu bashyize hamwe, batahiriza umugozi umwe, badacengana. Ibindi ni amagambo ashingiye ku marangamutima n’ukwibona kwacu!

Frank Habineza (umukuru w’ishyaka riharanira demokarasi n’ibikdukikije mu Rwanda Green Party):

habineza frankTwarabyamaganye kandi twasabye Senat ko yabinononsora. Nyuma y’umwanzuro wa nyuma wa Senat, nibwo tuzagira ibindi dutangaza.

 

 

 

Abdallah Akishuli (umukuru w’urukatsa amacumu acanye)

akishuliNjye uko mbibona ntikwigeze guhinduka kuko nabibonye mbere y’abandi ari bwo nahise ntangaza inyandiko nise TUVE MUMAGAMBO TUJYE MUBIKORWA aha nkaba narasobanuraga ko FPR itafashe igihugu kubw’amagambo bityo ntizarekura ingoma ku bw’amagambo. Hari benshi bagiye batangaza ko badashyigikiye ibikorwa bya gisirikari mukuzana impinduka kuko bibwiraga ko inzira ya Demokarasi ishoboka ariko ngirango bamaze kubona ko Kagame akora ibishoboka byose kugirango ashyire inzitizi mubyo baba batekereza byose. Ejobundi ubwo aheruka muri za nama ze zo gusesagura umutungo w’igihugu, gutera ubwoba no gukora imyiyereko ye rukumbi (one man show) i La Haye mu buhorande yivugiye ko nta biganiro (débat) ateze kugirana n’abo yita abanzi b’igihugu. Ubu gisigaye rero ni uko dutinyuka tukiyemeza ko tugomba kumurasa nk’uko nawe ahora aduhigira kutumara kandi ntatinye kubyigamba kumugaragaro. Mwanabonye ko umwera waturutse ibukuru wakwiriye hose ubu ijambo kurasa risigaye ribangukira abagaragu b’abidishyi kurusha ayandi yose. Mu Kinyarwanda iyo bavuze ngo na mukeba abyara umuhungu ntibisobanura abavukana amabya gusa ahubwo bivuga abashobora kwiyemeza guha igihugu amaraso kugirango abazasigara bazatekane. Muri make rero njye niteguye gufata umuheto ni uko isaha yo kwambara itaragera.

Carine Gasarasi (umwe mu baharanira uburenganzira bw’abana n’abagore b’impunzi bari mu mashyamba ya Congo)

GasarasiNjyewe mpita mbona akandi kaga ku mpunzi z’abanyarwanda muri Congo….mbese ni ukubona ko aho kugirango ikibazo cyazo gikemurwe nonehoooo cyajya cyajya irudubi n’amaraso noneho agiye kumeneka sinzi ni ugukomeza kuzitura Imana yonyine niyo izifitiye impuhwe.

Sylver Mwizerwa (umunyamabanga mukuru wa PS Imberakuri):

sylver mwizerwaMu Ishyaka PS Imberakuri twerekanye rugikubita aho duhagaze,tweretse Abanyarwanda ndetse n’isi yose amayeri yose FPR iri gukoresha igamije gukorera itegeko nshinga coup d’état,nyuma y’ibyabaye rero ntaho bitaniye nibyo twerekanye bigamijwe nayo nkuko byashyizwe mubikorwa! Ntibitangaje ahubwo biteye agahinda ndetse ntano kubifata nk’umukino ahubwo usibye nkatwe nk’Ishyaka rikomeye kandi rikunzwe n’Abanyarwanda bose bakwiye kugera ikirenge mucyacu tugatahiriza umugozi umwe,murwego rwo kwamagana munzira zose ziciye mu kuri no mu mategeko kiriya cyemezo.Birakwiye ko Abanyarwanda aho bari hose bava mu nyungu za mpemuke ndamuke barimo,inyungu zo gushaka ibyubahiro no kwigira beza,inyugu zo kugambanirana baharanira kwicara kumyanya batarageraho,bakibuka ko ibyo bakora ari ugukina ku mubyima imbabare zidafite aho zinyagamburira,abanyadutaro n’abashomeri buzuye u Rwanda,impunzi n’abafungiye akamama…….Bavandimwe rero abantu bamwe ntibakwiye kumva amabondo abakirigita ngo bibagirwe ibyo maze kuvuga kuko byanze bikunze uzarebera wange gufasha abatunenzwe, bazabigeraho kandi nawe amateka azabikubaza. Birakwiye ko Abanyarwanda twese dushirika ubwoba bityo tukabyaza umusaruro ririya tekinika kandi tunasaba Imana isumba byose ikabidufashamo kandi ndabyizeye bizashyika.

Faustin Kabanza (umunyarwanda ukurikiranira hafi politiki y’u Rwanda)

Faustin Kabanza

Ku giti cyanjye ni ukwirengagiza amategeko nkana ndetse no gutesha agaciro U Rwanda n’abategetsi barwo mu ruhando rw’amahanga nk’uko ibinyamakuru mpuzamahanga birimo bibyandika. Igikorwa cyo guhindura itegeko nshinga rero cyateguwe n’ubutegetsi buriho kandi hashize iminsi nk’uko byagaragaye hirya no hino. Perezida Kagame arashaka byanze bikunze kuguma ku butegetsi ni ubwo byitwa ko ari abaturage babishaka. Ni mpamvu ki adasezera ngo abwire abanyarwanda ko manda ye yarangiye bityo bashake undi muntu wo kumusimbura kuko nta muntu kamara ubaho? Abadepite rero barimo kwemeza umugambi wafashwe cyera kandi kimwe n’abanyarwanda benshi na bo bafite ubwoba ari cyo gituma bihitiramo kuba inkomamashyi kabone ni ubwo wenda abenshi batemera ibyo batora. Icyakorwa ni uko abanyarwanda benshi batinyuka, bakavuga rwose ko itegekeko nshinga rigomba kubahirizwa, ntirihindurwe na buri wese uko yishakiye. Kuko niba ari uko bimeze, kutubahiriza amategeko bishobora kuzasubiza u Rwanda mu icuraburindi nk’iryo twanyuzemo.

Martin Ntiyamira (umunyarwanda wifuza ubwami bugendera ku itegekonshinga mu Rwanda)

ntiyamiraNi ugusenga cyane kuko ntakabuza amaraso y’Abanyarwanda agiye kongera kumeneka; kuvaho byo agomba kuva kuri iriya ntebe y’ubugizi bwa nabi kandi ntayindi nzira isigaye yo kuyimuvanaho usibye iyindi ntambara. Uburundi nibwo bwahawe inshingano yo gutabara tubwisunge budufashe kwigobotora ingoma mpotozi.

Leah Karegeya (umupfakazi wa Col Patrick Karegeya)

Leah KaregeyaTubibona nk’ibyago bikomeye bigomba gukumirwa ntibibeho. Mw’ijuru hari Imana izabidufashamo

Emmanuel Mwiseneza (umunyamabanga mukuru wa FDU-Inkingi)

mwisenezaTwe tuzakomeza kubyamagana mu matangazo ndetse n’ibindi bikorwa nk’imyigaragambyo, tutibagiwe kuguma kubisobanurira abatera inkunga buriya butegetsi.

Dr Charles Kambanda (impuguke mu by’amategeko n’umwarimu muri Kaminuza)

Dr Charles Kambanda

Nta kindi kereka gutegura intambara y’amasasu ishingiye ku politique nziza

Me Innocent Twagiramungu (umunyamategeko akaba n’umukuru w’urubuga DHR)

innocent Twagiramungu“Ntidushobora kwemera na gato ko umwicanyi Paul Kagame yongera kwihisha ubutabera muri Village Urugwiro no gukomeza kwica abanyarwanda indi myaka 17″. Mushobora kumva ikiganiro yagiranye na Radio Inyabutatu kuri iyi ngingo hano>>>

 

 

Saleh Karuranga (umunyarwanda ukurikinaira politiki y’u Rwanda hafi akaba n’umwe mu bayobozi b’ishyaka UDR)

salehNk’uko Dr Jean Damascene Ntuwukuriryayo yavuze ko akorera company yitwa Rwanda & CEO Perezida wayo akitwa Paul Kagame niyo mpamvu abadepite bu Rwanda ntacyo bakora nta accountability bagira imbere y’abanyarwanda. They took advantage upon Rwandans and imposed themselves…no guhindura itegeko nshimga bakaritobanga kuburyo bugaragarira buri wese nta soni bibatera. Naho ingaruka nirimara gutorwa nyuma ya referendum rigashyirwa mu bikorwa Igihugu kizaba gisubiye inyuma kuko icyizere abanyarwanda bari bafite cy’ubusimburane mu mahoro kizaba kirangiye. Umuntu wese uzaba afite ambitions zo gukorera abanyarwanda kuri uriya mwanya azakoresha imbaraga kuko Kagame we ntateze kurekura mu mahoro. Ubundi se ko mu ndahiro y’itegeko nshinga ko yarahiriye kwubaha no KURENGERA iryo tegeko, niba adafitemo uruhare mubyo abadepite be bakora yabyanze ko abifitiye ububasha n’ubushobozi. Icyo abaturage bashaka ntabwo ariko burigihe gikurikizwa niyo mpamvu leadership ibaho, aha natanga urugero nki gihugu cya Grece minisitiri w’intebe yakoresheje referendum yo kuguma muri Europe cyangwa kuyivamo, abaturage batoye kuyivamo ariko minisitiri w’intebe yafashe icyemezo gitandukanye nibyavuye muri referendum kuberako we nka leader yabonaga ko kuguma muri Union europeenne aribyo bifitiye Grece akamaro, aha nakwibutsa ko abaturage ba Grece bafite political analysis iruta kure iy’abanyarwanda. Paul Kagame n’agatsiko ke intego yabo niyo gukomeza gufata abanyarwanda bugwate naho ibindi byose n’ikinyoma cyambaye ubusa.

Nsabimana Sankara Callixte  (umwe mu bayoboke b’ihuriro nyarwanda RNC muri Afrika y’Epfo)

CallixteNi agahomamunnywa, n’igisebo kuri ziriya ngirwa badepute n’inzira kandi yerekeza igihugu mu kuzimu!! Kuruhande rwanjye mbona ntamahitamo yandi abanyarwanda basigaranye uretse gukoresha ingufu zose zishoboka tukigobotora kagame n’agatsiko ke!! Inzira zose zo gukora impinduka inyuze mu mahoro Kagame yarazifunze. Inzira yonyine yafunguye n’intambara!! Mubyukuri amahoro ni meza ariko niba ikiguzi cyayo ari ukubaho mu bucakara bwa FPR ayo mahoro ntacyo amaze arutwa n’intambara yeruye yo kwibohoza no kwirwanaho kandi self defense n’uburenganzira ntakuka ahantu hose no mu bihe byose!! 

Thomas Sankara Habyalimana (umuhanzi wahoze mu ngabo za FPR)

habyarimana Thomas SankaraKagame erega yararangiye buriya arirwanaho gusa ngo arebe ko kubw’amahirwe wenda byacamo. Ariko ntibizamushobokera kuko igihe cye kiri kurangira. Buriya agiye gushaka abo ahitana mubo yibwirako bamubangamiye, ariko byose bizamubera ubusa. Abamurwanya nabo usanga aho kumurwanya birwanya, bakaba bamuhereje ibitugu ngo yikubitire. Rero nta cyo gukora kindi, nugutegereza ko Kagame abanza akabahukamo abasigaye bazashyira ubwenge ku gihe baze dutahe. Nta n’ubwo bizatinda, cya Nkurunziza nikimara kuvaho, n’uriya aramukurikira biriya bipapuro yirirwa ahindagura tubyotse. Na kiriya gisirikari cye bavuga ko gikomeye, gikomejwe na opposition y’abanyamafuti, ntigishobora kuva mu mafuti ari kubutegetsi kijya muyandi mafuti ari inyuma yigihugu, kandi afite n’imiryango yabo bareberera..

René Claudel Mugenzi (Impirimbanyi mu guharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu)

claude MugenziTubona ko ari ikindi gikorwa cyo gushimangira ikandamizwa ry’abanyarwanda, ni ukwiba ubuyobozi, byose bishingiye ku bwoba bwo kuba Perezida Kagame yava ku butegetsi akabazwa amarorerwa ashinjwa kuba yarakoze. Tubona abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bahaguruka bose bakabirwanya

Kayumba Rugema (Umwe mu bayobozi b’ihuriro nyarwanda RNC muri Norway)

Kayumba RugemaNta kizira kikibaho imbere y’intore n’umutoza wazo Paul Kagame. Nta soni bakigira. Perezida Kagame ejobundi  yakangaga abanyamakuru ababwira ko nta manda ya 3 ashaka none arashaka ubuziraherezo? Ibuka avuga ngo niba atarabonye umusimbura yakoze ubusa none koko agaragaje ko yakoze ubusa mukubaka inzego z’igihugu zigendera kuri demokarasi. Ubu se wavuga ko agaya iki Nkurunziza ateza rubanda akanamutobera? Ibi byose intore zikora njye navutse mbona ubutegetsi bubi mu buhungiro navukiyemo icyo gihe ingoma y’umwicanyi w’umugande bita Idi Amii Dada abantu baramushyigikiye batukaga abamurwanya birenze uko intore n’umutoza wazo batuka abatavugarumwe n’ubutegetsi, uwo mugabo yenderanyaga ku kagero kangana na ka Prezida Kagame! Amin yarwanye na Zaïre, arwana na Tanzania, yohereje ingabo ze kurwanya aba Israel ishyigikiye Palestina, yafashe indege irimo abagenzi ba Israel. Dore ibyo byose Kagame yarabigerageje Kagame yafatiriye umwana w’umukobwa muto wa nyakwigendera Col. Patrick Karegeya, Kagame ingabo ze aya magingo ziri Congo batayo zitari hasi y’eshatu zimaze imyaka zitajya zitaha zabuze uko zigaruka, si aho gusa dufite abasore b’intarumikwa yatoje kwica, kwitandukanya n’ubwenge, iterabwoba ubu bibasiye akarere ngo bakongeze umuriro wake abone uko ajya ku butegetsi ubuziraherezo ngo nk’umuntu ukuzwe n’abaturage,kandi wica abaturage,ukandamiza abaturage,unyunyuza imitsi abaturage! Bibiriya iravuga ngo ubwibone bukurikirwa no kurimbuka! Guhindura itegekonshinga ni ugutegura no guhamagaza intambara yo kumuhirika nta kindi. Banyarwanda muri mu buhungiro kubera ingoma mpotozi yabatesheje umurage wanyu, banyarwanda muri mbere mu gihugu ku gahato,iyicwarubozo,kunyunyuzwa,guhezwa,kwicwa,kutagira ijambo iki nicyo gihe cyo gutanga ikiguzi usabwa ku bwigenge bwawe,bwanjye,bw’igihugu cyacu. Muhaguruke twange ubu bugome n’agasuzuguro kadatinya itegekonshinga n’undi tuzashyiraho azibuke ibyabaye. Ndasaba abato mwese kwitangira igihugu niyo byadusaba ubuto bwacu. Ndabasaba ngo dufate umuheto turengere urwatubyaye nicyo dusabwa, wima igihugu amaraso inbwa zikayajaba! Umuntu atanga icyo afite. Ntabwo Kagame azaduha amahoro atayagira, ntabwo Kagame azumvikana n’abatavuga rumwe nawe abica? Ntawuzamubwiza ukuri kuko kumutera igifu. Inzira ni imwe ubu ni uguhangara ibibunda yaguze,ndetse n’ibindi azazana. Amaraso yacu,ubuto bwacu,ubumenyi bwacu bukazaba imvura,n’ifumbire n’urumuri byuhira,bigaburira amahoro ahoraho ya gakondo twarazwe n’abasogokuru nabo babonye biyushye akuya ndetse kavanze n’amaraso.

Darius Murinzi (umwe mu bayoboke ba FDLR)

Darius MurinziRiriya tegekonshinga n’ubundi ryari ryarashyiriweho Kagame. Ntibintangaje rero kuba inteko we ubwe yishyiriraho, yongeye kumukorera ibyo ashaka ikamugira umwami . Ikigomba gukorwa ni uko Rubanda igomba kwisubiza uburenganzira bwayo bwo kugena no kwemera abayiyobora ikoresheje uburyo bwose bushoboka.

 

The Rwandan, 03.11.2015

Email: therwandan@ymail.com

Kiliziya Gatolika mu Rwanda mu mutego w’urubanza rw’amateka.

$
0
0

Nyuma y’impurirane z’amateka, Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda ubu ishishikajwe cyane no kwinjiza mu rwego rw’abahire n’abatagatifu bamwe mu bari abayoboke bayo. Ese iki nicyo cyihutirwa cyane cyangwa ni uburyo bwo kureshya abayoboke no gutangirira bugufi abayoboke bayo batagira ingano bakomeje kwerekeza iy’amadini mashya y’inzaduka ashyigikiwe ahanini n’ubutegetsi bwa FPR yakomeje kuyitunga agatoki? Dusesengure.

Usesenguye neza iby’amateka n’umwaduko w’amadini mu Rwanda, usanga idini rya gikristu, by’umwihariko iry’abakristu gatolika ariryo ryageze mu Rwanda mbere y’ayandi. Nk’uko umugani w’ikinyarwanda ugira uti ”ugutanze mu cyibo aguhaza intore” niko bisa nk’aho byanagengekeye andi madini mu kuza kwayo mu Rwanda aho yasanze idini rya Kiliziya gatolika ryararangije kwigarurira inkiko zose z’u Rwanda ribifashijwemo ahanini n’ubutegetsi bw’igikoloni bwariho icyo gihe (cyane cyane ariko ubutegetsi bw’ababiligi). Aha twakwibutsa ko Misiyoni yambere ya Kliziya gatolika yashinzwe i Save i Butare ku ya 8 Gashyatare mumwaka w’1900, n’aho misiyoni ya mbere ya Kiliziya y’abaproso mu 1916 i Kirinda n’abaluteliyani (luthériens allemands de la Société de Bethel) bari babanje gukambika muri uwo mwaka ahitwa i Zinga mu nkengero z’ikiyaga cya Muhazi.

Kiliziya Gatolika uko igaraguzwa agati na FPR

Tugendeye rero ku mateka y’igihugu n’ay’idini rya gikristu mu Rwanda, twakwemeza k’uburyo budashidikanywaho ko ubu Kliziya Gatolika mu Rwanda iri mu mayira abiri twakwita impurirane z’amateka: imyaka ijana na makumyabiri n’itanu ubukristu bumaze bugeze mu Rwanda n’imyaka makumyabiri numwe mu Rwanda habaye amarorerwa y’itsembabwoko n’itsembatsemba byahitanye umubare utabarika w’abanyarwanda.

Muri ayo mahano y’itsembabwoko n’itsembatsemba Kliziya Gatolika kenshi nakensi yakomeje gutungwa agatoki n’ubutegetsi bwa FPR kuba yarayagizemo uruhare runini kandi ngo rufatika mu kuyategura ndetse ngo no mu kuyashyira mubikorwa.

Ariko aha twakwibutsa ko mubo ayo mahano yahitanye harimo abihayimana b’ingeri zitandukanye: abasenyeri, abapadri, abafureri n’ababikira b’ubwoko bwose; haba abo mu bwoko bw’abatutsi n’ubw’abahutu bushinjwa kuburyo bw’umwihariko na FPR kuba aribwo bwakoze ayo mahano.

Twakwibutsa kandi nanone tukiri hano ko izo nzirakarengane zari zigizwe n’umubare munini w’abakristu kandi b’ingeri zose: abemeraga cyane n’abemeraga gake cg biciriritse, abari barayobotse bivuye inyuma kandi byimazeyo idini ya gikristu n’abandi bari barayobotse bya nyirarureshwa babitewe rimwe narimwe n’impamvu zo kwigura no gutinya kurebwa nabi n’abo i bukuru (i bwami no kwa mwene madamu wari witwaje ikiboko); aha kandi ntitwakwirengagiza ko umubare munini w’abo bakristu wumvaga ko igihe batabatijwe ngo bitabire missa zo kucyumweru babonwa nk’abasigaye inyuma cg se abanyamusozi (non civilisés) bityo bigatuma batwarira iyo ribogamiye, mukuyoboka idini kwabo bikaba nk’umwambaro ugezweho (conformisme social).

Muri izo nzirakarengane z’amahano y’1994 n’imyaka yakurikiyeho kugeza ndetse magingo aya, harimo abakene n’abakire, abize n’abatarize; ibikwerere n’amajigija, abasore n’abakambwe, abasore n’inkumi, abana n’abakuze, ibitambambuga n’abaciye akenge.
Muri iyo mpurirane rero y’amateka, Kliziya Gatolika yo mu Rwanda ubu itagifite urwinyegamburiro namba ugereranyije no mu bihe byashize byaranze amateka yayo, ishishikajwe cyane no kwinjiza mu rwego rw’abahire n’abatagatifu bamwe mu bari abayoboke bayo. Abari kwisonga kandi bashyizwe ku karubanda ni nyakwigendera Rugamba Spiriani n’umugore we Mukansanga Daforoza.

Aho Kliziya Gatolika yo Rwanda ntizagwa mu mutego w’amateka?

Mu kiganiro Imvo n’imvano cya BBC GAHUZAMIRYANGO, Padri Rutinduka Lawurenti asobanura uko bigenda ngo umuntu agirwe umutagatifu, yavuze ko uretse umuryango wa Rugamba Spiriyani hari n’abandi ubu batangiye gukorerwa ”isuzumamibereho (enquête)” ngo nabo bazasabirwe kuba abatagatifu. Aha ariko twakwibaza abo aribo n’aho bakomoka. Ese muri urwo rugendo rwa Kliziya Gatolika rwo kugira abana bayo abatagatifu izagira ubutwari n’ubushishozi bwo kurenga ikibazo cy’amako cyabaye akarande mu Rwanda? Ese aho ntizagwa mu mutego nk’uwo Kliziya nyinshi zo mu bihugu by’i Burayi zagiye zigwamo, aho zagenderaga ku kimenyane zari zifitanye n’imiryango y’ibikomerezwa gusa cg rimwe narimwe ugasanga zaragiye zishingira ku marangamutima zikazamura mu kivunge mu ntera abutagatifu imiryango y’indakehwa bitewe n’uko imibanire yazo n’imiryango y’abategetsi n’iy’abaherwe (mu bihugu bimwe na bimwe, urugero nko mu Ubutaliyani cg Ubufransa) yari yarajemo agatotsi? Ese aho Kliziya Gatolika yo mu Rwanda izibuka ko umubare mwinshi w’abayigize kandi bageragaje kuyitangira no kwerekana urugero rwiza ari banyarucwabari na bene Sebahinzi? Aha niho nshingira ngira nti: ʻʻKiliziya Gatolika mu Rwanda yishyize mu mutego w’urubanza rw’amatekaˮ kuko ariho hazagaragarira neza ukuri kwayo n’ikinyoma cyayo mu rwego rw’amateka yayo n’ay’igihugu muri rusange.

Aho Kiliziya Gatolika ntiyaba irimo kutega zivamo cyangwa irigura?

Turetse rero gato izo ngingo (n’ubwo zifitiye akamaro kanini Kliziya mu kwiyubaka kwayo kw’ejo hazaza no kubaka amateka muri rusange y’igihugu) umuntu ntiyabura kwibaza niba iyi gahunda ya Kliziya Gatolika yo mu Rwnda atari uburyo bwo kureshya abayoboke no gutangirira bugufi abayoboke bayo batagira ingano bakomeje kwerekeza iy’amadini mashya y’inzaduka ashyigikiwe ahanini n’ubutegetsi bwa FPR yakomeje kuyitunga agatoki mu kugira uruhare rukomeye mukubaka mateka mabi yagiye aranga U Rwanda, uhereye cyane cyane muri 1959 aho ishinjwa kuba yaragize uruhare mu kwica no kumenesha ubwoko bw’abatutsi.

Ikindi umuntu atabura kwibaza ni uko ibi itangije bitaba wenda ari ikinamico rya diplomasi kugirango ibashe kurebwa neza na Leta ya FPR yakomeje kuyireba igitsure kuva yafata yafata igihugu ikoresheje uruhembe rw’imbunda. Ese kuba ishyize imbere umuntu uzwi cyane nka Rugamba Spiriyani kandi wemerwa n’ubutegetsi bwa FPR mu kuba yaragiriye akamaro igihugu (n’ubwo atashyizwe mu ntwari) ntibyaba ari uburyo bwo kwagaza ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR irangajwe imbere n’umunyagitugu w’uwicanyi ruharwa Jenerali Paul Kagame?

Ikindi usesengura atabura kwibaza ahereye ku mateka ya Kliziya Gatolika (muri rusange) mu rwego rw’imibanire yayo n’ingoma zitandukanye z’ubutegetsi bw’igitugu ni iki gikurikira: Ese aho mama ntibyaba ari uburyo bwo gushaka gusinziriza abantu ngo bibagirwe ibyo Leta iyobowe na FPR iyagiriza? Mu gihe abantu mu Rwanda (harimo n’abakristu) bugarijwe n’ubukene, mu gihe bagizwe ibiragi kandi bakaba bakomeje kwicwa, guterwa ubwoba no kubuzwa amajyo n’amahwemo n’ubutegetsi bwa FPR, ese kwibanda gushaka abo igira abatagatifu nicyo cyihutirwa kurusha ibindi cg ni uburyo bwo kubatera urushinge rubasinziriza ngo bibagirwe ibibazo by’ingutu bibugarije? Aho kuri Kliziya Gatolika icyari gikwiye gushyirwa imbere no kwihutirwa ntibyari ugukora uko ishoboye ngo yongere igarurirwe ihumure abihebye? Aho ububare w’abatabarika bakomeje kuyitera umugongo birukira amadini mashya ya gikristu n’andi y’ibyaduka ntibyari bikwiye kuyihitura ngo igaruke ku nshingano zayo z’ibanze uko ari eshatu arizo: a) kwigisha umuco w’amahoro, ubutabera n’ubworoherane, guha agaciro ubuzima no kububungabunga; b) kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu; c) guhanura (uwahanutse) no gushishikariza abantu gukora ikiri ikiza bakagendera kure ikibi.

Kiliziya Gatolika aho ntiyaba ikinisha amateka nyamara iherezo ashora kuzayigaruka?

Mu gihe ubwisanzure mu bitekerezo bukomeje kuba indoto mu Rwanda n’aho uburenganzira bw’ikiremwamuntu bunyukwanyukwa nkana kugeza n’aho ndetse icyubahiro twagiriraga abacu bitabye Imana kigirwa umuco utakijyanye n’ibihe tugezemo aho imibiri n’amagufwa y’abacu byanikwa kugasozi bigahinduka igikoresho cy’ubucuruzi bwa Leta ya FPR mu gukureshya ba mukerarugendo ”fond de commerce” no kwemeza amahanga ikinyoma ku byabaye mu Rwanda, ese aho Kliziya ntiyarikwiye mbere na mbere kubanza guhesha agaciro ikiremwamuntu isaba ku mugaragaro Leta ya FPR kwemera gushyingura abantu bose itarobanuye mucyubahiro uhereye ndetse ku bayobozi bayo n’abihayimana biciwe urw’agashinyaguro i Gakurazo?

Aho umuntu avuze ko Kliziya Gatolika mu Rwanda yihisha inyuma y’ubutagatifu igakinisha amateka yaba yibeshye? Ejo hashize twitwazaga ko abagize ubuyobozi bakuru b’iyi Kliziya bari abacanshuro; ko badufatiranye kubera kudasobanukirwa, ko baje basebya umuco wacu banaduteranya bagamije kurengera inyungu zabo. Ese noneho ejo hazaza tuzitwaza iki? Ubu tuvuga ko noneho twahumutse, ko tuzi ururo n’icyatsi, ko tuzi gushungura inkumbi…. Byongeye kandi noneho abayobozi dufite ni abenegihugu. Aho amaherezo amateka ntazatubera umucamanza utabera, aho bamwe bazatamara imbere y’inteko y’abahire (ku bemera) agaragaza ubugwari bwa buri wese yambika kandi amakamba n’imidari ibengerana abagerageje kuba kurwana urugamba no kuba itwari? Aho Kliziya Gatolika y’u Rwanda ntiyaba itega zivamo kandi ikaba yiteze umutego w’urubanza rw’amateka? Amaherezo yo mu nzu ngo ni mu mbere. Kandi ngo agatinze kazaza ni amenyo yaruguru. Ndahanura si ndagura!

Tubitege amaso.

Tharcisse Semana

U Rwanda rwagabiwe shitani abakozi b’Imana babiha umugisha

$
0
0

Umuntu ku giti cye agira umwanya wo gutekereza ku buzima bwe bikamufasha gusobanukirwa no kwiha umurongo wo kubaho. Igihugu, umuryango itsinda ry’abantu runaka bagira uko bakusanya ibitekerezo mu buryo bunyuranye. Umuntu ku giti cye ashobora kugira ibibazo bimubuza gutekereza neza bityo agahura n’ingorane mu mibereho ye.Mu gihugu nacyo cyangwa mu itsinda ry’abantu iyo habuze abatekereza cyangwa abatekereza bakagira ibibazo mu mitekerereze yabo habaho inkurikizi zabyo.

Ibi mbivuze kubera impamvu ebyeri:

Ejo bundi abadepite bafashijwe na Komisiyo yashyizweho bafashe Itegeko nshinga bararitobanga, bararihuhura kuko n’ubundi ryari rigeze kure barigira, ay’ifundi igira ibivuzo. Ndahamyako n’umuswa rwimbi utazi ibipfa n’ibikira yagira ati ibi ntibijyanye. Bemeje ko ku bijyanye no gutekereza no gushyira mu gaciro tukiri kure nk’ukwezi. Batweretse ko umwambari w’umwana agenda nka shebuja, ko injiji ziri mu bize. Kubeshya byo byabaye imwe mu ndangagaciro z’umuco nyarwanda. Byabaye umwera uturutse ibukuru. Iyo Perezida wa Republika atekinika uko ahumeka twakwibwira abasigaye aho kubeshya bibageze. Bose bibera ba “nkunzuwimye“, ukuri no gutekereza bagaterera inyuma, iyo kure.

Muri iryo tobanga bageze no ku Muremyi wa byose , Imana yirirwa ahandi igahataha i Rwanda. Bemeza ko bitakiri ngombwa ko iboneka mu Itegeko Nshinga. Bo simbagaya cyane kuko ujya kugaya impundu z’urushishi areba imisaya yarwo. Reka ntinde ku byo Myr Smaragde yatangaje nyuma yaho.

Abanyarwanda ntacyo Imana ikibabwiye?

Musenyeri Smaragde Mbonyintege ntashaka gutekereza, akatubuza no gutekereza. Kudashaka gutekereza ni uburenganzira bwe. Hari impamvu nyinshi zabimutera. Kutubuza gutekereza byo nta burenganzira abifitiye. Narengere ukwemera gatolika ariko yirinde kubuza abanyarwanda gutekereza. Ikindi agomba kwibuka n’uko Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda, atari iy’abagatolika gusa, n’ubwo mpamya ko abenshi muri bo batakwemeranya na we. Hari ibindi arengera ni uburenganzira bwe ariko yivangamo Imana yacu.

Buriya ikiruta yari guceceka kuko mbona ntacyo yatwunguye. Ubundi iyo ubona ku ibihari ntacyo uri bwongereho uraceceka. Gusa we yarabihuhuye aho yemeza ko ntacyo bwitwaye.

Ntacyo bitwaye uhanagura izina ry’Imana? Ngo ntacyo bihindura? Sinzi niba ari uko atazi agaciro k’Itegeko Nshinga.
Batangiye bamagana amazina arimo Imana ngo ni ukutiyizera, abitwa ko bavuga mu izina ryayo baricecekera. None batangiye kurihanagura. Ubutaha abafite amazina yose arimo Imana bazabasaba kuyivanamo.

Umugambi muremure w’abakozi ba shitani

Musenyeri Smaragde niba atigiza nkana yagombye kwibaza impamvu izina ry’Imana barihanaguye. Bo bazi ibyo bakora ntabwo byabagwiriye ni umugambi muremure bari gushyira mu bikorwa. Abamenyereye imikorere ya FPR barabisobanukiwe.
Ntabwo bemera Imana nta n’iyo bakeneye kumva kuko abaturage ba Byumba batubwiraga ko Inkotanyi zavugaga ko Imana zayirasiye mu Kaniga ( Haruguru y’Umurindi wa Byumba). Umunsi bazatangira gufunga kiliziya n’insengero nibwo Myr Smaragde azibuka gutekereza. Ndahamya ko abenshi muri bariya badepite ari abakristu bicara mu myanya y’ibyubahiro mu nsengero no muri za Kiliziya. Harya iyo abakristu bahakanye Imana abapastori babigenza bate?

Niba Imana ntacyo ivuze mu Rwanda, abitwa abakozi b’Imana : abapasteri, abavugabutumwa, abapadiri, abasenyeri n’abandi bo muri urwo rwego nta mwanya bagifite. Insengero na za Kiliziya bishobora gukoreshwa indi mirimo. Abareba kure mwitegereze. Abahagarariye amatorero sibo bikoreye ibiseke ngo Itegeko Nshinga rihindurwe ni ukuvuga ko ibiri gukorwa babishyigikiye.

Banyarwanda mukanguke abakozi ba shitani igihugu bakigeze kure. Abasenga musenga, abasinziriye mwicure.

Emmanuel Musangwa

IMVUGO ZA RUSISIBIRANYA ZIKURURA ZISHYIRA ZIGAHUNGA UKURI KU BINTU: ESE BITERWA N’INDA NINI CG IRARI RY’UBUTEGETSI?

$
0
0

Narumiwe numvise umuntu wahunze RPF imaze kumuhaga avuga ngo abahutu bishwe mu Rwanda ngo kwari ukwihorera kw’abasirikare ba RPF babuze ababo mu ntambara bashoje ku Rwanda muri 1990. Iyo umuntu yihorera yica igihumeka cyose? Ari uwihorera wabaza uwaguhemukiye ukaba ariwe uryoza ibyo yakoze, ntiwakwadukira abahutu ngo ubarimagure witwaje ko uwaba yarakwiciye ari umuhutu. Ese abahutu bishwe i Byumba na Ruhengeri mbere ya 94 bo uyu avugako nabo kwari ukwihorera? Naje kumenyako RPF ariyo yahanuye indege yarimo abaperezida babiri b’abahutu, Habyarimana na Ntaryamira. Ibi byabaye imbarutso y’ubwicanyi mu Rwanda. RPFyahise yubura imirwano yanga guhagarika intambara ngo ubwicanyi babuhagarike. Namenyeko muri Mata 1994, RPF yohereje delegation i New York muri UN ibuza kohereza abasirikare baza gutabara. HANO BIGARAGARA KO RPF YASHAKAGA KO UBWICANYI BUKOMEZA. Iyo ivuga ngo abishe abahutu barimo kwihorera bishatse kuvuga iki? Bashakaga kureka abantu bamwe bakica abandi maze nabo bakabica? BITEYE URUJIJO.

Haribyo mbona ko umugambi wa punguza ku bahutu watangiye 1990 ukaba warakomeje kugeza nubu.

Uvuga kwihorera, Seth Sendashonga warasiwe muri Kenya, Lizinde Theoneste n’abandi barashwe ni ukwihorera? Dr Gasakure, Rwigara Assinapol, afande Karegeya n’abandi bishwe ari ukwihorera? KUKI UBUGOME BWA RPF IYO BUGEZE KURI RUBANDA GISESEKA Y’ABAHUTU BWITWA KWIHORERA? Ese byaba biterwa no gutinya ubutabera bushobora kuzacira imanza ababigizemo uruhare?

UNDI NAWE!!!

Umugabo yakoreye RPF na Rutuku mbere ya 94, yigeze no kuvuga ku mubare w’abantu bakwicwa Habyarimana yishwe. Numvise ko yavugaga ko abapfa batarenga nka 10 000, uretseko ba rutuku bavugaga ko babaye benshi bitarenga 50 000. Mu ndebere rwose, uyu Habyarimana yari yemeye amashyaka menshi ko akora yisanzuye, imishyikirano na RPF yagombaga gutuma ubutegetsi busangirwa inzibacyuho ikajyaho. Uyu mugabo yafatanyaga na ba rutuku kwica Habyarimana ngo agere kuki? Uyu mugabo yajyaga yigisha urubyiruko kuririmba ngo “Habyarimana igisunzu navaho impundu zizavuga”. Nibyo muri demokarasi ushobora kubiririmba, ikibazo ni ugushaka ko avaho yishwe. Ubwo nyuma Habyarimana yarishwe ku kagambane, maze ubwicanyi buratangira. Ikintu kinsetsa ni ukumva uyu mugabo washakagako abantu bicana usanga arimo abogoza ku ma radio ngo nawe yabuze abantu muri 1994. BITEYE KWIBAZA. Ubwo ibi nabyo akaba aririra hanze y’igihugu cyamwibarutse kuko uwo yashyize ku butegetsi mu buriganya yamumenesheje. BITEYE AGAHINDA.

Mu minsi yavubaha ngo yashakaga kuba umuyobozi mukuru w’impunzi ziba muri Kongo. Yagiye atera intambwe ndende, nguwo muri Afurika, Amerika avugako ariwe munyepolitiki wakataje maze akita impunzi yasanze hanze abicanyi nkuko RPF yabimutoje. ABENSHI BAVUYE MURI RPF ARIKO RPF YABAGUMYEMO. Tutagiye kure uyu mugabo yambwira umuntu numwe wa RPF waba yarahaniwe ubwicanyi yakoze? Tuzi Razia war, punguza, kibeho, itabi, DRC camps n’ibindi. Uyu munyapolitiki wiyita intiti yasobanura impamvu bimeze gutya? Nonese kuberako umuntu atari muri RPF cg atayikoreye bimuhindura umwicanyi? Umuntu ukuze akagengwa na propaganda ya RPF? Ni akumiro koko!

UNDI NAWE!!!

Muri 2008 akubise amakanzu hasi afashe inzira yo hanze y’igihugu. Kugeza ubu sindamenya icyo yahunze. Ntabwo nzi niba ari impunzi. ABANTU BAMWE BARI UKWINSHI, BARATANDUKANYE. Ntihaciye kabiri ati abayobozi b’impunzi zo muri Kongo bafatanya na RPF. Iyi ngo ni iturufu nshya ya politiki. Arahaguruka ati mvuga byose ntacyo njya mpisha. Ajya ku ma radio amwe yiyita ko ari aya opposition ( ni ukubigenzurira bugufi) maze aravuga ririjyana ngo impunzi zo muri Kongo ntizitaha kuko bazifasheho ingwate. Ngayo nguko. Uyu munyagwa ntawuzi niba ari impunzi cg igikoresho cya RPF. Nawe yirirwa azenguruka hose yivuga ibigwi ntawamenya icyo agamije. ESE UYU YATUBWIRA UWAFASHE INGWATE IMPUNZI Z’ABANYARWANDA ZIRI KU MUGABANE W’UBURAYI CG AMERIKA? Igituma aba badataha ni nacyo gituma abari muri Kongo badataha. Ibi nabyo bibe ikibazo koko? Wakwibaza uti uyu yarangije primaire? Iyo wumvise ngo yaraminuje wibaza niba ibyo yize nta gutekereza kurimo.

Uyu mugabo yivugiye ko azajya guhangana na PK mu matora hashize umwaka urenga abivuze. Ubuse ko PK bamaze kumwemerera kugeza 2034 nabyo bishobora gukomeza, uyu mugabo azahangana nande? BITEYE KWIBAZA.

UNDI NAWE!

Uyu we ni umuti w’amenyo. Yakoreye RPF ayifasha kujya ku butegetsi kandi ayibera “hutu face” mu mahanga ayabwira ko abahutu bicwaga bari interahamwe. Igihe cyarageze RPF yikiza zimwe muri “hutu faces” maze nawe aba agisohotsemo nabi bamurega ubujura bw’amafaranga. Ikintu gishekeje kandi gitangaje ni umuhutu wa mbere wavuzeko azi uwateguye icyo bita jonoside yakorewe abatutsi ( mu byukuri iyi nyito yagiyeho muri 2008 kugirango amoko akomeze ashyamirane kandi abatutsi bagize uruhare mu bwicanyi bataburanishwa). Uyu yarize araminuza, ariko ibyo avuga hari igihe nta njyana usangamo. Isi yose iziko urukiko rwa Arusha ICTR rutigeze rubona uwateguye ubwicanyi. Uyu mugabo w’umuhutu avugako amuzi ndetse agatanga n’izina rye. We avugako ICTR itabashije kubibona kuko ititaye kuri “la tradition orale” bivuga guhererekanya amagambo utayanditse. Usibye no kujya mu kuburana ninde wari ufite inyungu mu kaduruvayo mu Rwanda? Ninde wanze ko ubwicanyi buhagarara? Ninde wagiye muri UN kubuza abatabara? Ninde washakaga kwambukira ku mirambo ngo afate ubutegetsi bwose? Ninde watinyaga inzibacyuho aho bavugaga amatora nyuma yayo agahinda umushyitsi? Ubu amatora aba mu Rwanda ni “TORA AHA”.

Ibintu nanditse hejuru ni ibyanjye jyenyine. Impamvu nabyanditse ni ugucyebura abanyapolitiki ba opposition mukuvuga amateka yacu atagoretswe no kwirinda imvugo zitagira injyana ( to avoid contradicting statements). Ikindi ni ugukunda igihugu cyacu dushaka demukarasi isesuye bititiranwa n’imyanya dukurikiranye.

Donat Gapyisi


Kagame yavugiye muri unity club impamvu y’urwango yanga Pierre Nkurunziza w’u Burundi

SIGAHO RWANDA KWIRUKANA IMANA KANDI WARAYEGURIWE.

$
0
0

Bavandimwe mu gihe muri iyi minsi ishize twariho twiganirira kubijyanye n’ukwemera, lsengesho n’ibindi…nyuma twagize dutya twumva inkuru y’inca mugongo iturutse i Rwanda ivugako IMANA yakuwe mu itegeko nshinga ry’u Rwanda. lcyo gikorwa nagereranya n’icy’ubwiyahuzi nshingiye ku amateka y’lmana n’Abanyarwanda, abantu benshi ntibaribabona ko kigiye guhindura amateka. lbi biraterwa n’uko hari andi mateka yirengagijwe nyamara ari ay’agaciro gakomeye kandi azaranga u Rwanda kugeza ubwo iyi isi ya Rurema izarangira.

Bavandimwe munyumve neza ibyo ngiye kuzabaganiriza muri izi nyandiko z’uruhererekane zivuga kuri uyu mutwe w’iyi nyandiko, ndabivuga nk’umu maman w’UMUKRISTU ukurikiranira hafi UBUKRISTU n’amateka y’ubukristu bw’abanyarwanda kuko ntari umunyapolitike.

Bavandimwe, ayo mateka nakomeje kuvuga ari muyaranze ubuzima bw’umugabo wayoboye uru Rwanda akaba ndetse abarirwa no mu intwari z’igihugu nk’uko zashyizweho na Leta yirukanye IMANA mu mategeko yayo.

mutara rudahigwaUwo ntawundi ni Umwami Charles Leon Pierre MUTARA wa III RUDAHIGWA. Ndagirango mbibutse Banyarwanda, ko uyu mugabo mu birori byamaze iminsi itatu yose, kuva kuya 25 kugeza kuya 27/10/1946 yagize atya agafata u RWANDA n’Abarutuye n’lbirimo byose akabitura IMANA Rurema ,kuko yari amaze kubona ko ari we Mugenga w’amahanga yose, akaba n’UMWAMI w’abandi Bami bose.

Uyu muhango ukomeye mu mateka y’u Rwanda wabaye ku cyumweru taliki ya 27/10/1946 i Nyanza mugitambo cya missa cyayobowe na Musenyeri Laurent DEPLIMOZ .

Yateruye agira ati : << Nyagasani YEZU mwami w’Abantu bose n’uw’lmiryango yose, wowe hamwe n’umubyeyi wawe BIKIRA MARIYA umwamikazi w’ijuru n’isi, Njyewe MUTARA KARORI LEWO PETERO RUDAHIGWA, ndapfukamye ngo nemezeko arimwe bagenga b’inteko y’u Rwanda,mukagomba no kutubera umuzi ushingiweho n’ubutegetsi bwa rwo n’lngoma yabwo. Nyagasani YEZU Kristu mwami, ni wowe warwiremeye uruha abategetsi bo kurugenga mu izina ryawe, ugumya kurugwiza uruyobora ku ngoma nyinshi tutarakumenya. lgihe wabirindiriye ubonye kigeze uruha kwogeramo ingoma yawe, uruzanamo n’intumwa zawe zo kurugwizamo urumuri rw’amahame abeshaho iteka. Urwoherezamo kdi n’abo kururera ngo barwigishe ubutegetsi barutoze amajyambere y’ibyiza bikiza byose hano mu isi. Natwe Abanyarwanda twese twemeje kumugaragaro ko tukuyobotse ukaba uri umwami wacu. Twakiranye icyubahiro amahame abeshaho y’ubwami bwawe, Mwimanyi nguhaye igihugu cyanjye cyose abo tuva indimwe nanjye ubwanjye.

Abagabo barutuyemo ubahe umutima w’ubudacogora mu ishyaka barurwanirira ryo kurushyira imbere no kurukomezamo amahoro wazaniye isi yose, ubavanemo imico yakera yo kugirirana nabi no guhuguzanya no kubeshyanya no kwiba no kwambura n’izindi ngeso mbi zose zidahuje n’ubuvandimwe wifuza kubona bwirambuye mu ingoma yawe. Ubagwizemo inema zibamurikira, zibajijura zibavanemo ubunebwe n’ingeso zindi zose za gipagani zirenga itegeko ryo gusenga wowe wenyine Mungu waremye byose.

Abagore ubahe umutima w’ubudahemuka barubere mu inteko barutegeye urugori barere neza abana waduhaye kurugwiza bareme imitima yabo bayishyiremo icyubahiro cyawe n’urukundo rw’ingoma yawe n’urw’lgihugu cyacu cy’u Rwanda. lngo rero zarwo zose uzikomerezemo amahoro abashakanye bahuze imitima babe nk’umubiri umwe nk’uko nawe umeranye na KIRIZIYA yawe. Abatware ubahe kurutegekana ubutabera barutsindemo uburengane n’imigenzo mibi yindi yose inyuranije n’ubutungane watwigishije, ubwabo ubakomezemo umwete wo kwirinda ingeso za gipagani, kwangana no kwiremamo ibice by’inzangano,byatuma urukundo utwifuzamo rudashinga imizi mugihugu cyawe. Ubatsindire kuryaryana mumigenzereze yabo, ubatsindire guhendana ubwenge no guhemukirana mu inama bajya zo kugutunganyiriza urwanda wabaragije.

Ubarinde kurenga kumasezerano no kwica umugenzo mwiza w’ubwangamugayo, ubahe guca imanza zitunganye no kutagira uwo barenganya ngobarengere uwo bikundiye.ubatsindire kurwarana inzika no kugira uwo bayirwara mu ingabo zabo. Ubahe kwirinda kugira uwo bagambanira cyangwa ubagambanaho byo kurenganya umuntu n’umwe murwanda rwawe. Ubavaneho rero imigenzo yose ya gipagani inyuranije n’ubutegetsi bw’ingoma yawe. lntumwa zawe zazanywe no kutwigisha amahame y’ibibeshaho iteka n’abazanwe no kuyobora inzira y’ibyerekeye amajyambere natwe bene igihugu twese dushyire hamwe dutunganya imirimo yacu dushyizeho umwete ari wowe tuyikorera n’amahanga yose uko angana tugusingize muruhame tugira tuti : <<KRISTU umwami n’umubyeyi we BIKIRAMARIYA baragahirana ibumbye byose ubungubu ingoma n’iteka ryose Amina >>.

Ngiryo isengesho rikomeye ryatuwe n’umwe mubabaye ku isonga ry’iki gihugu cyacu, bigakora amateka y’lgihango gikomeye u Rwanda rufitanye n’lMANA.Abanyarwanda babishaka batabishaka iki gihango kigomba kugira ingaruka kuribo no kubyabo byose. Ingaruka zizaba nziza nibaha agaciro iki gihango bagaca bugufi bagaha icyubahiro UMWAMI W’ABAMI ari we YEZU Kristu beguriwe.lngaruka nanone zizaba mbi nibahirahira bagatesha agaciro iki gihango bakima YEZU Kristu umwanya mu buzima bwabo n’ubw’igihugu cyabo.

Bavandimwe banyarwanda reka mbe ndekeye aha iyi ngingo tuzongera tuyiganireho ubutaha, tuzafatanya dusesengurire hamwe iby’iki gihango cy’lmana n’Abanyarwanda ,tunagaragaza ukuntu lmana yo ari sérieux (serious) kuri iki gihango, duhereye kubimenyetso bifatika lmana yagaragarijemo ubu sérieux bwayo harimo n’icyabereye i KIBEHO dore hashize lmyaka 34.

Reka n’ubundi mbe mbateje amatsiko ko iyi KIBEHO nayo tuzayiganiraho bigashyira kera.

Murakoze rero, muhorane Amahoro y’lmana.

MBIFURIJE KUDAHIRAHIRA NGO MWIMURE IMANA KANDI MWARAYITUWE.

DUSABIRE ABATABYUMVA.

Uwasize T.Marie Jeanne

Duterimbere – Media

 

Iyumvire gihamya yuri gutera AKAVUYO mu Burundi

U Rwanda rushobora gutera u Burundi mu minsi ya vuba?

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu Rwanda aravuga ko imwe mu mitwe y’ingabo z’u Rwanda yitegura kuba yakwambuka ikinjira mu gihugu cy’u Burundi!

Amakuru afite gihamya ava ku munyarwanda uba muri kimwe mu bihugu by’i Burayi tudashatse kuvuga kubera umutekano we aremeza nta gushidikanya ko ingabo z’u Rwanda zigiye gutera u Burundi. Ubutumwa bwa whatsapp bwohererezanywe hagati y’uwo munyarwanda uba i Burayi n’umuvandimwe we uri mu gisirikare cy’u Rwanda (ufite ipeti rya Staff Sergeant) ubwanditsi bwa The Rwandan bwashoboye kubona buragira buti:

X: bite kowabuze

Y: ibyahano ntubizise no murugo mperukayo mukwezi gushize.

X: barakwimuye nanonese cyangwa

Y: wapisha sukutwimura gusa ahubwo vubaha dushobora kwambuka, sindamenya igihe ariko birihafi  kuko ntawe baha uruhushya hari umuhungu winshuti yanjye bimye ikibari ngo ajye mubukwe bwa mushikiwe

X: ibyose bivuzeko mugiye kwambuka konuva mumakuru bishushye

Y: sibyo gusa nimbunda zimisada zaraje burimusirikare ararana imbundaye ahubwo niba haricyufite uzohereze murugo ahantu turi nimwishyamba ntana tigokashi ihaba invura imezenabi

X: kurumuwoga ubwo ntiwenda kuna mumapantaro

Y:wapisha harikera narakamise uretseko nahaduyi ntakigenda nukurasa rimwe bakiruka dufite abantubacu hakurya

Iki ni igice cy’ubutumwa bwatambutse ejo ku itariki ya 9 Ugushyingo 2015, ubwo ibi bitashingirwaho nk’ikimenyetso simusiga ariko nyuma yo kumva ibirimo kuvugwa mu itangazamakuru umuntu yahita yibaza ibibazo byinshi cyane cyane abihuje n’iki kiganiro kibaye muri ibi bihe.

Nabibutsa ko Perezida Kagame kuri uyu wa gatanu tariki ya 6 Ugushyingo 2015 yifatiye ku gahanga abayobozi b’u Burundi ku buryo ijambo rye ryafashwe na benshi nk’ubushoboranyi ndetse bamwe barifata nka gashoza ntambara.

Ku ruhande rw’u Burundi ho umuvugizi w’umukuru w’u Burundi, Willy Nyamitwe yatangaje ko batangajwe n’ibyavuzwe na Perezida Kagame, ngo bahisemo kudasubiza amagambo ngo atarimo ikinyabupfura ngo atagombye kuvugwa n’umukuru w’igihugu. 

Si iri terana ry’amagambo gusa kuko ibihugu bimwe by’ibihangange birasa nk’aho bifite gahunda yeruye yo guhindura ubutegetsi mu Burundi. ibihugu bya Leta zunze ubumwe z’Amerika n’u Bubiligi bikaba bidasiba gushyirwa mu majwi n’abayobozi  b’u Burundi. Dore ko n’intumwa y’Amerika yari i Burundi yarinze itaha itabonanye na Perezida Nkurunziza.

Muri ONU ho hari ibiganiro ku Burundi aho ibihugu bimwe bisa nk’aho byifuza ko hapfa benshi mu Burundi ngo byitwe Genocide dore ko n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC/CPI) rusa nk’urwahurujwe n’abasanzwe barukoresha  ariko muri rusange abo bose ntacyo bavuga ku bikorwa n’abarwanya ubutegetsi ahubwo usanga Perezida Nkurunziza n’ubutegetsi bwe aribyo bibasiwe gusa.

Ikindi kibazwaho na benshi n’uburyo amahanga asa nk’ayibasira u Burundi cyane cyane kuri manda ya 3 ukabona rwose yirengagiza ibirimo gutekinikwa mu Rwanda aho Perezida Kagame arimo asa nk’ugiye kwimikwa nk’umwami w’u Rwanda, mu gihe amahanga akangurira abarundi ibiganiro Perezida Kagame we yivugira ko adashobora kwihanganira abatavuga rumwe nawe amahanga akaruca akarumira.

Amagambo avuzwe n’abayobozi b’u Burundi ubu asigaye ahabwa uburemere bw’umuregera ku buryo bamwe banavuga ko ngo ari uguhamagarira abaturage gukora Genocide nyamara mu Rwanda ho ari Perezida Kagame, ari abandi bayobozi nta munsi batigamba ko bazarasa abanyarwanda ku manywa y’ihangu ndetse tutibagiwe kwigamba kumugaragaro ko bica abantu byaba mu Rwanda no mu mahanga ariko bo amahanga ntacyo ajya abavugaho!

Email: therwandan@ymail.com

Ingingo nshya y’167 = ” ITEGEKO-GASHOZAMVURURU” mu Rwanda !

$
0
0

Ubwo ibyahoze byitwa Inzego nkuru z’Igihugu zishinzwe kuvugira rubanda no kurengera inyungu rusange zirangije kwerekana ko mu by’ukuri zibereyeho gusigasira inyungu bwite z’umuntu umwe gusa,  ni ngombwa rero ko RUBANDA ihaguruka ikivugira.

Inzego 3 arizo Guverinoma kimwe n’ Inteko  Nshingamategeko  mu mitwe yayo  yombi,ari uw’Abadepite  ari n’uw ‘Abasenateri  ,  zihisemo kwitandukanya na rubanda izuba riva.  Koko rero abagize  izo nzego uko ari  eshatu  berekanye  bidasubirwaho ko  ntaho  bagihuriye  n’ibyifuzo  nyakuri  by’abaturage bamaze kuzahazwa n’imyaka irenga 21 y’ingoma y’igitugu n’iterabwoba  rikaze ya  FPR-INKOTANYI .

Berekanye ko bashishikajwe no gusuzugura inyungu rusange z’abenegihugu bose bakazisimbuza “inzara n’inyota bidashira” by’umunyagitugu umwe rukumbi, mu kwiyemeza gusiribanga  Itegekonshinga ryari ryaratowe n’abaturage mu mwaka  w’2003, cyane cyane mu ngingo yaryo  y’101  igira ati  :

“Prezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika” . Iyi niyo ngingo y’itegeko rigikurikizwa kugeza uyu munsi,niyo ikwiye gukomeza gukurikizwa  kandi niyo twemera.

Berekanye  ko  ntacyo bacyubaha   mu gutinyuka gukora kuri iriya nkingi ya mwamba (Ingingo y’101 yo mu 2003) bagamije kuyisimbuza indi y’AGAKAGAKINGIRIZO itazigera ikurikizwa dore ko batangiye kuyitesha agaciro no kuyica inyuma mu gihe  itaranemezwa ! Iyo ngingo iramutse yemejwe yazaba iteye itya  :

“Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka itanu (5). Ashobora kongera gutorerwa indi manda imwe gusa”. Ibigambo gusa byo kujijisha rubanda!

Berekanye ko bagamije  guheza rubanda  ku ngoyi y’igitugu n’ubuja  mu bashake bafite bwo kwimika IKIGIRWAMANA  ngo kidasa  n’abandi Banyarwanda , cyemererwa manda z’imyaka 7 zidashobora kwemererwa abandi Benegihugu….. bakaba babigaragarije mu kwandika  no kwemeza ingingo  y’urukozasoni  y’167, ishaka kugira itegeko ridakuka aya matakirangoyi y’abafatwaga  nk’Abadepite n’Abasenateri bahembwa akayabo gaturutse mu cyuya cya rubanda:

“Perezida wa Repubulika uriho mu gihe iri Tegeko Nshinga rivuguruwe ritangira gukurikizwa akomeza manda yatorewe.

Ibiteganywa mu ngingo ya 101 y’iri Tegeko Nshinga rivuguruwe bitagira gukurikizwa nyuma ya manda y’imyaka irindwi  (7) itagira nyuma y’isozwa rya manda ivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo.

Hitawe ku busabe  bw’Abanyarwanda bwabaye mbere y’uko iri  Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa, bushingiye ku bimaze kugerwaho mu kubaka u Rwanda no kubaka umusingi w’iterambere rirambye,Perezida wa Repubulika urangije manda ivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ashobora kongera gutorerwa manda y’imyaka irindwi (7).

Perezida wa Repubulika ushoje manda y’imyaka irindwi  (7) ivugwa mu gika cya gatatu  (3) cy’iyi ngingo ashobora gutorwa nk’uko biteganywa mu ngingo ya 101 “.

Harya ngo ubuhake bwaraciwe mu Rwanda? Abaja baruta abanditse iyi ngingo wabakura he kuri iyi si ya Rurema?!

Mu by’ukuri iyi ngingo y’167 bashaka kutwemeza si  Itegeko risanzwe,  ni AGASOMBOROTSO,  ni IGITERO  Kagame n’abaja be bongeye kugaba ku  Banyarwanda!  Ubu koko twese tuzinge imirizo, twituramire,  Kagame akomeze atugaraguze agati uko yishakiye, kuzageza mu mwaka w’2034 ?

URUGAMBA  rwo kwibohoza ruje  rwatangira

Ubwo bigeze  ku cyiciro cyo gusubiza  Abenegihugu  ijambo ngo bavuge  niba  bemeye  cyangwa batemera gukomeza kugirwa ka gatebo kayora ivu,  IGIHE NI IKI nyine.

(1)Ndasaba Abanyarwanda benshi bashoboka ko bafunga umwuka bakitabira gutora  OYA-OYA-OYA muri  Referendum  yegereje.

(2)Gusa kubera  ko tuzi  ko ingeso  ya  TORA AHA ntaho yagiye kubera ko yabaye  karande  kwa FPR-INKOTANYI  , turasanga  abaturage  bakwiye kwitegura kunyura mu buryo bwose bushoboka  ririya tegeko-gashozamvururu tukaribuza  gusenya u Rwanda  indi  myaka 17  !

(3)Mu Ishyaka ISHEMA  ry’u Rwanda dukomeje kwemeza ko Revolisiyo ya Rubanda ariyo  nzira  ikwiye.  Igihe cyayo ni ikingiki !

(4)Tuzashyigikira umwenegihugu wese cyangwa itsinda ry’abenegihugu rizahaguruka, maze mu nziza yose ibabangukiye bakagira uko bumvisha ziriya NZEGO zicyuye igihe ko guhera taliki ya mbere Nyakanga 1962 u Rwanda ari Repubulika  kandi  Repubulika ikaba itagikeneye kuyoborwa n’IBIGIRWAMANA  cyangwa ABAMI biyimitse.

(5)Hakenewe  Perezida mushya utowe na rubanda,  agahabwa manda isobanutse,yarangira agahigama nta yandi mananiza,hagatorwa undi. Mu 2017 tugomba kwitorera Perezida mashya, ni we utegerejwe.

(6)Nk’uko uwari Perezida Paul  Kagame ariho arangiza umubare wa manda agenerwa n’Itegeko Nshinga, igihe cye cyo kugenda adasasa imigeri ni iki nyine.  U Rwanda si umunani yasigiwe  na se,  niyegame twitorere  abayobozi  bashya.  Niba kandi  yiyemeje gukomeza gufata bugwate u Rwanda rwose kuzageza mu 2034, akwiye kurwanywa mu nzira zose zishoboka.

(7)Icyo nzi neza ni uko IMPINDUKA ije kandi akaba ntawe ugishoboye kuyihagarika. Banyarwanda nimukanguke kandi buri wese yitegure gutanga Umuganda we wubaka.

(8)Iri TEGEKO-GASHOZAMVURURU (Ingingo ya 167) ntirikwiye guhita, nirihita ntirizakurikizwa.  Nk’abenegihugu basonzeye kubaho batari INDOREREZI n’ABAGERERWA mu Rwababyaye, ntidushobora kuryemera.
Tugire amahoro.

Padiri  Thomas Nahimana, ISHEMA ry’u Rwanda

Umukandida mu matora ya Perezida ya 2017.

Paris: Kwizihiza amabonekerwa ya Kibeho

$
0
0

Abanyarwanda bo mu Bufaransa no mu bindi bihugu by’i Burayi bongeye guhurira ku nshuro ya gatatu muri Paroisse Notre Dame du Bon Conseil i Paris. Musenyeri Frédéric Rubwejanga ni we wayoboye igitambo cya misa akikijwe n’abapadiri 16. Hari abakirisitu bagera kuri 500

Faustin Kabanza

 

SIGAHO RWANDA KWIRUKANA IMANA KANDI WARAYEGURIWE (suite)

$
0
0

Bavandimwe nkunda kandi bana b’lMANA, duherukana mbagezaho uko Umwami Charles Léon Pierre MUTARA III RUDAHIGWA yatuye lmana u RWANDA n’Abanyarwanda, ndetse nawe ubwe bwite. Uyu munsi ndagirango dufatanyirize hamwe gusesengura amwe mu magambo akomeye agaragara muri ririya sengesho rikomeye mu Mateka y’u Rwanda.

Duhereye aho yatangiriye, umwami yateruye agira ati: <<Nyagasani Yezu Mwami w’abantu bose n’uw’lmiryango yose, wowe hamwe n’Umubyeyi wawe Bikiramariya Umugabekazi w’ijuru n’isi, Njyewe MUTARA KARORI LEWO RUDAHIGWA, ndapfukamye ngo nemezeko arimwe bagenga b’inteko b’u Rwanda mukagomba no kutubera umuzi ushingiweho n’ubutegetsi bwarwo n’ingoma yarwo…>>.

Bavandimwe, ndagirango mbabwireko ari muri ubu buryo ububasha bwose buri mubiganza bye n’ubw ‘abazamusimbura bose kubuyobozi bw’u Rwanda yabweguriye Nyiringoma zose.

Musenyeri BAHUJIMIHIGO Kizito nawe mubusesenguzi bwe yakoze kuri irisengesho, yasanze ahereye kuri aya magambo navuze haruguru, ko guhera ubwo nta muntu uzongera kuyobora u Rwanda mu mahoro atayobotse YEZU Kristu ngo abigereho. Imyaka yose azajya yihambira kubutegetsi izajya iba iy’umuruho n’umwiryane mu banyarwanda. (Aya magambo y’uyu Musenyeri murayasanga muri Archive za Radio Mariya Rwanda).

Aya magambo ya Musenyeri Kizito BAHUJIMIHIGO arashimangira imvugo yamamaye muri iyi minsi ko u RWANDA ruzaba AKARORERO k’amahanga, ko ruzahesha amahanga yose umugisha. Ruzaba akarorero k’amahanga kuko nk’uko uyu Musenyeri akomeza abivuga Rutazashingira ubuhangange bwarwo ku: • INGUFU ZA GISIRIKIRI • IKORANA BUHANGA • UMUTUNGO KAMERE cg KUBUCURUZI UBU N’UBU, ahubwo buzashingira ku lSENGESHO kuzagera ubwo amahanga abicyubahira, ndetse akaza no kugishakaho umugisha kiyarusha. Uku niko lgihugu lMANA yitoreye kizamamara ku isi yose kititabaje intwaro za kimuntu maze uruhinduke u Rwanda ruvugwa ibigwi ku isi yose.

Abirukana lmana mu Rwanda murarye muri menge mumenyeko mukuru wanyu yarushyize mubiganza byayo bidasubirwaho, agira ati << … Ndapfukamye ngo nemezeko arimwe bagenga b’inteko bu Rwanda mukagomba no kutubera umuzi ushingiweho n’ubutegetsi bwarwo n’ingoma yabwo…>> lyumvire nawe !! Warangiza ngo lMANA uyikuye mu mategeko y’ u Rwanda. BARIGEZA ni umwana w’ umunyarwanda.

Hari uruhererekane rw’ibimenyetso bikomeye kandi bifatika, byerekana ko koko hari uko u Rwanda lmana yarwitoreye ikarugira umwihariko wayo. Bimwe muri byo twavuga:

• Mbere y’umwaduko w’abazungu n’iyogeza butumwa muri Afrika no mu Rwanda iyi mvugo ngo “GAHORANE IMANA RYANGOMBE” yari isanzwe iriho kandi izwi hose mu Rwanda. Ryangombe wafatwaga nk’Imana, muri iyi mvugo Abanyarwanda bagaragazagako bemera ko hari indi Mana lmurusha ububasha. Muriyumvira muri iyimvugo kandi ko bamwifuriza guhorana umugisha uturuka kubundi bubasha buruta ubwo basanzwe bamuziho. lbi bigaragazako Abanyarwanda na mbere y’uko bigishwa lmana bacaga amarenga ko bari bayizi n’ubwo icyo gihe byari bigoye kuyisobanura. kubw ‘urukundo rw’lMANA, ubwayo niyo yabashyiragamo iyo myumvire ko ari lnyabubasha ko ibarutira Ryangombe.

• IMANA YIRIRWA AHANDI IGATAHA I RWANDA. lki nacyo ni ikimenyetso gikomeye kigaragaza uko IMANA yanyuzaga mu Banyarwanda ubutumwa bwayo bubamenyesha ko yabagize umwihariko wayo nubwo bwose bo batahitaga babyumva batyo.

• lgikorwa Umwami MUTARA III RUDAHIGWA yakoze cyo gutura IMANA igihugu cyose n’abagituye, cyo ni icy’indashyikirwa mubigaragaza ko u Rwanda ari umwihariko w’lmana. Ibi tubigaragarizwa nuko PAPA PIYO wa 12 amaze kumva iyo nkuru y’iturwa IMANA ry’u Rda yahise agenera umwami RUDAHIGWA umudari w’ishimwe witiriwe GREGOIRE Mukuru uhabwa lntwari zikomeye i Roma,ziba zaragaragaje ubudashyikirwa mugufasha mu iyogeza butumwa rigera kubantu benshi mugihe gito. Yawambitswe n’ lntumwa ya PAPA i Leopordiville (Kinshasa y’ubu ) taliki ya 20/04/1947.umuhango wabereye i KABGAYI.

• Amabonekerwa ya KIBEHO, ni ikimenyetso gikomeye cyerekana ko hari ukuntu Abanyarwanda n’lmana babanye kuburyo bw’umwihariko : I. Mwibuke munazirikane ubutumwa bw’umubyeyi BIKIRAMARIYA yahaye ba bana batatu abereka lby’ubwicanyi n’ikibaya gitemba amaraso. II. Muzirikane ukuntu Umubyeyi BIKIRAMARIYA ubwe yishakiye kwibukiriza mu Rwanda ISHAPURE Y’UBUBABARE nyuma y’ibinyejana bigera kuri 6 byose isa naho yari yaribagiranye. III. Aya mabonekerwa ni ikimenyetso cy’uko u Rda ari umwihariko w’lmana, ariko kandi ni n’ikimenyetso cy’uko lmana yakiriye ituro ry’Umwami KAROLI MUTARA III RUDAHIGWA.

Bavandimwe reka mbe mpiniye aha ni aho ubutaha. Tuzakomeza tuganira by’umwihariko kuri KIBEHO, doreko dushigaje iminsi igera kuri 7 gusa ngo twizihize wa munsi mukuru twibukaho BIKIRAMARIYA abonekera bwambere Alphonsine MUMUREKE.Hari taliki ya 28/11/1981.

Murakoze lmana ibarinde. Mbaragije Umubyeyi BIKIRAMARIYA.

Uwasize TUMUKUNDE Marie Jeanne.

Duterimbere – Media.


Paul Kagame yihangane umushari w’ubupfubyi uragatsindwa.

$
0
0

Imana yaremye ibyiza Nyina w’umuntu aza ahebuje. Umuntu agira iherezo ariryo rupfu rukura umuntu mu bazima akaba umuzimu.

Singaya urupfu rwahozeho ndetse n’umwana w’Imana rwamugeze amajanja n’ubwo we yazutse mu bapfuye. “Urupfu rwo rurasanzwe”

Ndagaya abaruhamagarira abandi barimo ibyihebe byagambiriye kurimbura imbaga ku mpamvu iyo ariyo yose
Ndagaya abagira abana impfubyi
Ndagaya abatumva amarira y’impfubyi

Ndihanganisha abanyarwanda bose babuze ababo uyu munsi.

Vestina Umugwaneza

Centrafrique:Umusirikare w’u Rwanda yiyahuye yirashe!

$
0
0

Amakuru aturuka i Bangui muri Centrafrika aravuga ko umusirikare w’u Rwanda wari muri icyo gihugu mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye yapfuye yirashe.

Ibi biremezwa na Ministeri y’ingabo i Kigali mu ijwi ry’umuvugizi wayo Brig Gen Joseph Nzabamwita mu itangazo yashyize ku rubuga rwayo Kigali.

Nk’uko iryo tangazo ribivuga uwo musirikare witwa Pte Ngabo Jean Claude yirashe kuri iki cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo 2015, ngo kuri ubu ingabo z’u Rwanda n’ingabo za ONU ngo zirimo gukora iperereza ngo hamenyekane icyateye uku kwiyahura. Itangazo risoza rivuga ko umuryango wa nyakwigendera wamenyeshejwe urwo rupfu.

Si ubwa mbere umusirkare w’u Rwanda aguye mu mahanga yiyahuye cyangwa yishwe na mugenzi kuko uretse muri Centrafrika uheretse kwica bagenzi be no muri Haiti umupolisi yishe mugenzi we nawe aboneka yapfuye ntawamenya niba yarishwe

Email: therwandan@ymail.com

Inyandiko Yuvenali Uwiringiyimana yandikiye ubushinjacyaha bw’urukiko rw’Arusha mbere y’uko yicwa.

$
0
0

Bwana Mushinjacyaha,

Nagiranye imibonano myinshi n’abahagarariye urukiko rw’Arusha  wohereje aribo: Richard Renaud, umuyobozi ushinzwe amaperereza, Stephen Rapp, ukuriye abashinzwe gukurikirana, Rejean Tremblay, umupererezi, André Delvaux, umupererezi ; nawe ubwawe waranyakiriye muri Kwakira 2005.

Mu ikubitiro nabajijwe niba natanga umuganda wanjye kugira ngo ukuri ku byabaye mu Rwanda kujye ahagaragara, nasubizanyije ibyishimo ko mbyemeye ariko nyuma y’aho bigeze igihe cyo kwinjira mu kibazo nyirizina, Bwana Tremblay yabanje kunsomera inyandiko nshinjacyaha mwankoreye, sinshatse gusubiramo birambuye amagambo yakurikiyeho reka mvuge gusa ibyo wansabaga: Ngomba kugufasha gushwanyaguza (aya ni amagambo nibwiriwe n’umupererezi) Bwana  Zigiranyirazo Protais n’abagize akazu barimo mushiki we Madame Agatha Habyalimana, gushwanyaguza abakuru ba MRND ari bo Ngirumpatse Mathieu, Karemera Edouard na Nzirorera Joseph nk’uk0 Bagaragaza Michel amaze kubikora, umugabo abapererezi b’urukiko badasiba kurata ubutwari n’ubunyangamugayo!

Ntabwo nshaka kubeshya kugira ngo nshimishe abapererezi nanahe agaciro uko wowe wumva ibintu ko Genocide nyarwanda yateguwe na MRND n’akazu gato cyangwa kagari. Niteguye guhangana n’ingaruka nk’uko nabibwiwe n’abapererezi Tremblay na Delvaux : nzahondagurwa, nzahonyorwa, umurambo wanjye uzakandagirirwa mu muhanda ngo n’imbwa zizanyara hejuru (aya magambo yivugiwe n’abapererezi b’urukiko rw’Arusha.)

Bwana Mushinjacyaha, abateguye bakanashyira mu bikorwa guhera ku ya mbere Ukwakira 1990 Genocide y’abaturage b’u Rwanda barazwi, abishe Perezida Habyalimana bagatuma u Rwanda rugwa mu kangaratetete barazwi  abo ni nabo bateguye bakanashyira mu bikorwa Genocide y’abaturage ba Congo.

Mu ibaruwa yanjye yo ku ya 6 Mata 2005, nibutsa bwa kabiri ikirego cyanjye, nagerageje kukwereka ko kudahana byabaye bizanaba igihe cyose imwe mu  isoko y’akaduruvayo, kudahana  ntabwo byigeze nta na rimwe bizigera biba imwe mu isoko y’ubwiyunge byaba mu Rwanda cyangwa ahandi.

Bwana Mushinjacyaha, ibyavuzwe na Bagaragaza Michel bikakirwa n’umupererezi Tremblay bigaragaza imiterere y’umuntu utakiri uwo yari we kuva yagira ibibazo by’ubukungu mu 1998, wemera kuvuga ibisubizo byose yateguriwe na Bwana Tremblay  bigamije guhindanya abantu bahiswemo kuva mbere.Ndagira ngo nkumenyeshe ko Ingabo z’u Rwanda zari zifite kuva mu myaka ya 1960, ikigo cya gisirikare n’aho abasirikare bitoreza muri Pariki yAkagera, Ingabo z’u Rwanda ntabwo zari zikeneye uruhushya rw’ikigo gishinzwe ubukerarugendo na za pariki (ORTPN) kugirango zikore imyitozo cyangwa ngo zitoze uwo zishaka. Nk’uko na FPR itigeze ikenera uruhushya rw’ikigo gishinzwe ubukerarugendo ngo itangize intambara ndetse inace indaro muri pariki y’Akagera.

Mu nyandiko y’ikirego nasomewe n’umupererezi Delvaux intiza ububasha ntigeze ngira bwo kuba ahantu habiri icyarimwe, abasirikare babiri MINUAR bashobora kwemeza ko nari muri hôtel Ituze i Cyangugu muri Mata 994 ; reka mvuge abo babiri gusa kuko ku bw’abapererezi bawe nta mutangabuhamya w’umuhutu ukwiye kwizerwa.

Kubwa Bwana Tremblay,  ndi ikimara kuko ntazi ko Bwana Nyandwi Charles yari Perezida w’Interahamwe muri Kigali-Ngari, ndi ikimara kuko ntazi imikoranire yaba yarabayeho hagati ya Karera François, Renzaho Tharcisse na Charles Nyandwi mu gihe cya Genocide, ndi ikimara kuko ntazi ko Karera François n’interahamwe za Nyandwi bagenzuraga Kigali Ngari yose mu gihe cya Genocide, ndi ikimara  kuko ntinyuka kuvuga ko ntari i Kayove, muri Komini mvukamo mu minsi 20 ya mbere y’ukwezi kwa Mata 2015, ndi ikimara kuko natinyutse kurega abakuru b’abasirikare ba FPR kubera uburyo batsembye igice kimwe cy’umuryango wanjye. N’ubwo nabyibukije inshuro ebyiri zose icyo kirego ntabwo kitaweho hagiye gushira imyaka 10.

Ntabwo ari iterabwoba, cyangwa amasomo yafashwe mu mutwe ya ba Nkubito na Serushago, cyangwa ibyatangajwe na Bagaragaza Michel yashyizweho igitutu cyangwa umwirondoro muremure wa Zigiranyirazo Protais bizatuma muvumbura ukuri n’ubundi ukuri murakuzi ariko kubangamiye ababahemba. Umunsi umwe abantu bazatinyuka bavuge, amateka ntabwo azabibagirwa mwebwe n’abo mukorana.

Reka mpfe kwizera Bwana Mushinjacyaha ko iyi ntabaza yanjye izagukomanga ku mutima maze amadosiye yose ukayakurikirana utabogamye, kandi n’abapererezi bawe bakikubita agashyi ntibahugire gusa ku bivugwa n’abanyabinyoma baguzwe na Leta ya FPR.

Uwilingiyimana Juvénal / Sé”

Leta y’Amerika yafatiye abarundi 4 ibihano!

$
0
0

Amakuru dukesha BBC Gahuzamiryango aravuga ko Leta y’Amerika yavuze ko izafatira ibyemezo Abarundi 4, babiri bari mu butegetsi, abandi babiri babuvuyemo.

Bararegwa ko ibikorwa byabo bifitanye isano n’imvururu zikomeje muri icyo gihugu.

Mu byemezo bazafatirwa harimo gufatira imitungo yabo no kubashyiriraho amananiza mu kubona viza.

Muri abo bantu 4,abari mu butegetsi ni minisitiri w’umutekano w’igihugu Alain Guillaume Bunyoni na Godefroid Bizimana, umuyobozi wa polisi wungirije.

Abatari muri leta ni Gen Godefroid Niyombare, wagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza na Gen Cyrille Ndayikuriye, wigeze kuba ministiri w’ingabo, ubu akaba ari muri gereza aregwa kuba mu bagerageje guhirika ubutegetsi.

Ibiro by’umukuru w’igihugu w’Amerika byavuze ko bifite amakuru yemeza ako abo bantu bagize uruhare mu bwicanyi, gufata abantu mu buryo butemewe n’amategeko, gushyira ku ngoyi no gukoresha inzego z’umutekano mu gukandamiza ibikorwa bya politiki.

Abakurikiranira ibintu hafi bemeza ko ibi bihano byafashwe hagamije kwibasira ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza naho gushyiramo n’abamurwanya ni urwiyerurutso rusa nko kugaragaza ko Amerika ishyize igitutu ku mpande zombi nyamara iyo usesenguye usanga ibihano bizagira ingaruka ku bari ku ruhande rwa Perezida Nkurunziza gusa.

Abarwanya ubutegetsi kubafatira ibihano hagaragara nk’aho Amerika yahisemo n’ubundi bantu badafite icyo bahindura gikomeye mu migendekere y’ibirimo kuba. None se gufatira ibihano Gen Ndayirukiye uri muri Gereza byo bishatse kuvuga iki? Uko bigaragara Gen Ndayirukiye ashobora kuba yarashyizwemo kubera impamvu 2:

-Kujijisha ngo Amerika yerekane ko idakurikirana abahutu gusa

-Guhitamo umuntu udashobora kugira icyo ahindura cyangwa abangamira ku birimo kuba ubu mu Burundi.

Gen Niyombare we kuva umugambi wo guhirika ubutegetsi waburiramo ibye biracyari urujijo, hari abemeza ko yapfuye ariko hari n’abavuga ko acumbikiwe n’u Rwanda.

Niba koko Gen Niyombare atakiriho byaba bishatse kuvuga ko Leta y’Amerika yaba irimo gukurikirana abantu badafite uruhare rw’ibirimo kubera mu Burundi ubu kandi ababiri inyuma bazwi uku kujijisha umuntu akaba atagushira amakenga.

Email: therwandan@ymail.com

Aho kubahiga, kuki badahana ikiganza cy’amahoro?

$
0
0

Nk’uko tugiye kubibona, Major Robert Higiro si we wenyine amahanga n’imiryango mpuzamahanga ivuga ko ahigwa n’abo yahunze. Cyakora muri iyi minsi hari impamvu zidasanzwe zituma avuzwe by’umwihariko. Biravugwa ko ahigishwa uruhindu azira amabanga y’ubwicanyi yabwiwe. Hagati aho, abanyapolitiki n’abandi batinyuka kuvuga icyo batekereza bitari mu murongo w’abanyabubasha bari ku butegetsi, na bo ntibashira amakenga aho ari ho hose bakandagije ikirenge. Ariko igitangaje na none, ni uko no mu bagendera kure politiki, ndetse no mu birinda kugira abo bahura na bo uretse umuryango wabo,  si ko buri gihe bibabera urukingo rw’ibyo abandi bakenga. Urugero turarubona ku mpera z’iyi nyandiko ku byabaye kuri nyakwigendera Jérôme Mutabazi.

Aho ikibazo giherereye ni hehe?

Ni nde utarumva havugwa imigambi yo kuvutsa ubuzima abatavugarumwe n’abategetsi bakuru bo mu Rwanda? Ni nde utekereza ko, ubwo ari bwo buryo bwiza buzageza Urwanda ku mahoro nyayo? Nyamara se turi bangahe baryumaho, nk’aho ibikorerwa bamwe mu bo dusangiye igihugu bitatureba? Nibura, tunanirwe no kuvuga ko abantu bakwiye guhana ikiganza aho kudacana uwaka kugeza n’aho ba nyirububasha bajya guhiga abababishirije mu birometero bisaga 10000 (10.000kms)?

Ni nde utakwishimira kubona abanyarwanda babanye neza, nta karengane, ntawumva ko gukorera mu kwaha k’undi ari yo makiriro ye, maze n’abahatanira imyanya y’ubutegetsi, bakayihatanira hadakoreshwejwe umurya ugira abo unangura, ahubwo bigashingira ku bitekerezo bizamura igihugu ntawe ubindikiranyijwe.

Higiro 10

Ikinyamakuru “The Globe and Mail” gitangaza ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ziherutse kuburira Major Robert Higiro ko ahigwa bikomeye. Iki kinyamakuru kivuga ko ibyo bitatunguye Major Higiro kuko na we yari asanzwe azi ko ahigwa ndetse ngo byageze n’aho bashakisha ibyihebe by’abanyamahanga ngo byifashishwe muri icyo gikorwa cyo kumucuza ubuzima. Iryo higwa ngo riterwa n’amakuru ku migambi y’ubwicanyi izwi n’uyu musirikire w’umwofisiye wahoze muri RDF (Rwandan Defence Forces) ubu akaba ari mu buhungiro mu Bubiligi. Nyamara na we ari mu batanze amaraso ye muri ya ntambara kuva mu w’1990.

Ni ayahe mabanga akomeye azira?

Uretse n’amabanga, ntawutazi ko kuva mu gisirikare udasezerewe, ukava muri FPR (Front Patriotique Rwandais, ubusanzwe ngo uyirimo asezerana akaramata), warangiza ugashinga ishyaka cyangwa ukajya mu rindi rifite indi myumvire, bifatwa nko gutatira igihango. Major Robert Higiro ari muri RNC (Rwanda National Congress), ishyaka ryatangijwe ahanini n’abahoze muri FPR ariko ubu rikaba ririmo abanyarwanda b’imihanda yose, imyaka ishize ari itanu, rivuga ku mugaragaro ko Paul Kagame na FPR bayoboye nabi igihugu.

Mu bivugwa uyu mugabo azi yaba azizwa, igikomeye kuruta ibindi, nk’uko yabitangarije ikinyamakuru « Globe and Mail » ndetse akaba yaratanze n’ubuhamya imbere ya bamwe mu bagize intekonshingamategeko ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (Congrès américain), ngo yari yarahawe ubutumwa bwarimo no guhitana abasirikare bakuru bahunze barimo Jenerali Kayumba Nyamwasa na Koloneli Patrick Karegeya, cyakora Major Higiro akomera ku bupfura ntiyashyira mu bikorwa iyo migambi mibisha ahubwo ayihishurira abagerwaga amajanja. Avuga ko bamutegeye miliyoni y’amadorali ariko ntiyashyira mu bikorwa ibyo yasabwaga ahubwo ngo yamaze amezi arindwi afata amajwi abayobozi b’inzego z’umutekano barimo Dan Munyuza, bashakaga kumushora muri ubwo bugizi bwa nabi. Aho bavumburiye ko atakibikoze, yahigiwe hasi kubura hejuru. Nyuma Koloneli Karegeya yishwe n’abandi.

procès kayumba 4

Jenerali Kayumba Nyamwasa na we yagezwe amajanja inshuro zigera kuri eshatu n’abantu bitwaje imbunda. Abantu baribuka ko yigeze kuraswa akajya mu bitaro. Inkiko zo muri Afurika y’Epfo (aho ari mu buhungiro), zaciriye imanza abo zabashije gufafa, bane muri bo bahamwa n’icyaha, ndetse umucamanza yemeza ko basanze abafashwe bari mu mugambi bashowemo na bamwe mu bategetsi b’Urwanda. Iyo nkuru mwayisoma hano.

Undi uherutse kuvugwa ko ari guhigwa, ni uwahoze ari Minisisitiri w’Intebe Fawusitini Twagiramungu uba mu Bubiligi. Ikinyamakuru cyo muri icyo gihugu kitwa RTBF cyatangaje ko amakuru gikesha inzego z’umutekano aho mu Bubiligi yemeza ko hari ibimenyetso by’iyo migambi. Ese Fawusitini Twagiramungu yazira iki ? Nyuma ya jenoside, uyu mugabo w’inararibonye yabaye Minisitiri w’Intebe, we na nyakwigendera Seth Sendashonga wari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, ntibari biteze ko abayobozi bakuru bagwa mu makosa nk’ay’abababanjirije. Ntibariye iminwa, basabye kenshi ko hatagira uwongera kwicwa. Bombi baje kwegura barahunga, Sendashonga yicirwa muri Kenya.

Uyu mugabo Fawusitini Twagiramungu, icyo yemera, aba akemera, icyo atemera, ntiwamubindikiranya. Twagiramungu na we ntiyari yorohewe muri jenoside kuko ntiyavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho. Ni umugabo utanyura ku ruhande iyo avuga amarorerwa yabaye mu Rwanda. Ibyo ubwabyo si ikintu cyoroshye, ariko nta n’uyobewe ko kuva mu w’1990 Twagiramungu ni umwopoza w’intyoza mu ruhando rw’ibitekerezo. Iyo nkuru ivuga kumutekano we wototewe mu Bubiligi iri hano mu rurimi rw’igifaransa.

twagiramungu F

Tugarutse kuri Major Robert Higiro, ikinyamakuru « Globe and Mail » kivuga ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zamubwiye ko yava mu Bubiligi aho yototerwaga muri iki gihe, akajya mu kindi gihugu kandi agakomeza kurindwa. Iki kinyamakuru kivuga ko hari n’abanyamahanga bototewe kubera kunenga imiyoborere y’ubutegetsi buriho muri iki gihe mu Rwanda. Batanga urugero rw’umunyamakuru w’umunyakanada witwa Judi Rever wahawe abamurinda ubwo yari mu kazi ngo polisi y’ububiligi imenya ko hari umugambi mubi wamucuriwe muri ambasade y’Urwanda mu Bubiligi.

Imiryango mpuzamahanga itagengwa na Leta yibukije kenshi imiterere y’iki kibazo cy’abahigwa, abatotezwa cyangwa abahohoterwa ndetse itanga ingero mu ma raporo yashyize ahagaragara.

Ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Ubwongereza na byo byagiye bigaragaza ko bifite impungenge ku mutekano w’abanyarwanda batavugarumwe n’abategeka Urwanda muri iki gihe.

Hari uwakwibaza ati: « aho kubahiga kuki batabahereza ikiganza cy’amahoro » ? Mu by’ukuri iyi ni yo nzira y’abakunda koko igihugu. Ni yo nzira ya kigabo. Ni bwo bumuntu. Ni ko kubaho. Ni wo murage wagasigiwe abato. Ntawutabigiramo inyungu. Inzira y’ihangana yifuriza bamwe gukenyuka nta n’umwe uyifitemo inyungu. Nyamara guhitamo neza, nta kindi bisaba uretse ubushake.

Ipfundo ry’ikibazo ni ukutumvikana ku miyoborere.

Abo muri opozisiyo banenga ko abategetsi b’ubu ntacyo bakosoye mu byakozwe n’abababanjirije. Abari mu butegetsi bo, ntibahwema kwivuga imyato. Nyamara inararibonye nka Nelson Mandela zakunze kuvuga kenshi ko kureba kure, ari  no gutega amatwi abo mutabona ibintu kimwe. Abandi bakongeraho ko bidakwiye kwiyibagiza ko kabone n’aho haba hari ibyo abantu batumvikanaho, bitabuza abavukarwanda bose kumva ko bagomba kugira uburenganzira bungana imbere y’amategeko no mu gihugu.

N’abatari muri politiki bashobora guhohoterwa

« Urupfu rw’umunyarwanda witwa Mutabazi Jérôme wari Comptable wa Université ya Cergy Pontoise mu Bufaransa rwavuzweho byinshi. Ngo yaba yaragiye i Bugande agiye kubonana n’abavandimwe be baturutse mu Rwanda. Mu ijoro ryo ku wa gatandatu, tariki ya 14/11/2015, abagizi ba nabi baraje bamuteragura ibyuma, umurambo bawurambika mu muhanda. Nta kintu na kimwe bamwambuye yemwe n’amafaranga ntayo batwaye.

Ku bijyanye n’urwo rupfu rero, hari abatekereza ko rwaba rwarakozwe n’abanyarwanda babitumwe. Abatekereza batyo, babishingira ku mpamvu z’uko uwo mugabo yahunze ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse hari n’abavuga ko yigeze gufungirwa muri kontineri mbere yo guhunga, ibyo bikaba bivuze ko yari yaranyuze mu bihe bibi, ubu akaba yari afite akazi keza mu gihugu cy’Ubufaransa. Gusa nanone umuntu yakwibaza impamvu Jérôme Mutabazi yaba yahigwaga ku buryo bukabije nka buriya kandi nta bikorwa bya politiki yakoraga ku mugaragaro. Yari azwi n’abantu mbarwa mu Bufaransa, bamwe twamumenye ari uko abamuzi bari kumubika.

Kugeza ubu ngo iperereza riracyakorwa, ariko ikigaragara ni uko abanyarwanda bakwiye kurushaho kwitonda cyane igihe bagiye no mu bihugu bikikije u Rwanda.

Source: Jean-Claude Mulindahabi afatanyije na Faustin Kabanza

Viewing all 10370 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>