Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10370 articles
Browse latest View live

FPR nimwiyahure imfubyi zanyu tuzazirera

$
0
0

Narabibabwiye mu myaka 18 ishize n’ubu mbisubiyemo, “imfubyi zanyu tuzazirera nubwo mwibagiwe iz’abandi.” Icyo muharanira nimumara kukigeraho twe ntituzajya mu mazimwe, tuzaba turera imfubyi zanyu ni yo mpamvu mbibabwiye mugihari kandi uvuze ko Nyirurugo apfuye si we uba amwishe!

Mugende rwiza ariko mumenye ko kwiyahura ari icyaha nubwo ku rundi ruhande ari byiza ko namwe mugira icyo mumarira FPR, mukajyana nayo, ikagenda nk’umutabazi.

Abayikoreye bakorera igihugu benshi ntibakiriho kuko mutatumye babaho na bacye bariho mwabagize imbwa barabagize abagabo, nabo baremera ngo babone bwacya, abandi mwabasize amaraso, mubagira abicanyi bitari mu muco wabo.

Abandi mwabigije kure y’imbehe, murya bareba nti mubahe, bamwe mubanyaga inyana mukababohesha ibiziriko byazo. Ababateye inkunga urugamba ruri mu mahina mwabihenuyeho ngo bwa bugwari bwanyu butagaragara! Nyamara uwica u Rwanda ntarwambara umugoma.

Umuntu umwe n’agaco k’abantu bacye nabo batagira ubwenge, bishyira mu mwanya w’Abanyarwanda twese, bakatwitirira ibyo tutemera, bakigira u Rwanda bonyine twe tutarimo, batubara nkaho tutabaho, mw’isambu ya ba Data na ba Sogokuru, mu urugaga rw’Inyabutatu nyarwanda mu ubutaka twabumbwemo!

Mukaduheza, mukaduharika, mukaduhimbira. Mukatuzengereza, mukatuzerereza, mukatuzinzika, mukatuzungura! Ubwo se mwumvaga bitazagira iherezo? Koko umupfapfa ajya yibwira ngo “nta Mana iriho!”

H.Thomas Sankara


Prof Anastase Shyaka utekinikira FPR Se na Sewabo bari baguye mu buroko habura gato!

$
0
0

Prof. Shyaka Anastase ni Umuyobozi Mukuru (CEO) w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere (Rwanda Governance Board). Afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bya Politiki, akagira n’impamyabushobozi ihanitse mu bya tekiniki. Arubatse, afite umugore n’abana batatu

Uyu mugabo n’ubwo tutashidikanya ko ari umunyabwenge bwa bundi biga mu mashuri ariko umuntu yakwibaza impamvu yitandukanya n’ubwenge maze akaba ariwe usa nk’uri imbere mu guhuza ibikorwa by’itekinika rigamije kwimika Paul Kagame nk’umwami w’u Rwanda.

Nta gihe gishize se na sewabo ba Anastase Shyaka barekuwe nyuma yo gufungwa igihe kitari gito bashinjwa Genocide, hari amakuru yemeza ko baziraga akarengane n’inzangano harimo no kugirana ubucuti n’abantu bari bakomeye mu butegetsi bwa Perezida Habyalimana, nka ba Col Aloys Nsekarije n’abandi…

Bivugwa ko mu ntambara ya 1990, nyina wa Shyaka w’umuhimakazi yahungiye i Bugande naho ise agasigara mu Rwanda aho bari batuye mu Mutara.

Mu minsi yashize igihe Guverinoma yahindurwaga Ministre James Musoni wishakiraga kujya muri Ministeri y’ibikorwa-remezo kuko ari yo irimo agafaranga yifuzaga ko Prof Shyaka amusimbura muri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ariko Tito Rutaremara na Francois Ngarambe (umunyamabanga mukuru wa FPR) barabyanze kubera impamvu z’ubwoko ndetse bahitamo Francis Kaboneka wari umaze iminsi akorana na Francois Ngarambe mu bunyamabanga bwa FPR.

Biravugwa ko Prof Shyaka narangiza iki kivi cyo gutekinika arimo ashobora guhembwa umwanya wa politiki wisumbuyeho muri Guverinoma cyangwa muri Sena kuko ngo yagaragaje kubaha no kutazuyaza gukora ibyo ategetswe byose.

Si Prof Shyaka wenyine kuko hari benshi urugero twatanga rundi ni Minisitiri w’Urubyiruko Jean Philbert Nsengimana, mu 2002 se wa Ministre Nsengimana akaba yaraguye muri Gereza ku Kibuye aho yari afungiye aregwa icyaha cya Genocide.

N'ubwo Ministre Nsengimana avuga ko kimwe mu bintu byamubabaje harimo urupfu rwa Se ntabwo bimubuza kubyina Kamucerenge yishimira imbehe bamutije nk'inshumbusho!

N’ubwo Ministre Nsengimana avuga ko kimwe mu bintu byamubabaje cyane harimo urupfu rwa Se ntabwo bimubuza kubyina Kamucerenge yishimira imbehe bamutije nk’inshumbusho!

Email: therwandan@ymail.com

Inama ya Goverinoma yemeje igihe Kamarampaka izabera

$
0
0

None ku wa Kabiri, tariki ya 08 Ukuboza 2015, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

1. Ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemeje ko habaho Referendumu ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 04/06/2003 ryavuguruwe muri 2015.

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Perezida rigena Umunsi w’Itora rya Referendumu n’icyo Referendumu igamije. Referendumu izaba ku itariki ya 17/12/2015 ku Banyarwanda bazatorera hanze y’Igihugu no ku itariki ya 18/12/2015 ku Banyarwanda bazatorera mu Rwanda.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 03 Ugushyingo 2015, imaze kuyikorera ubugororangingo.

4.Inama y’Abaminisitiri yagejejweho aho imyiteguro y’Inama ya 13 y’Igihugu y’Umushyikirano igeze. Inama ya 13 y’Igihugu y’Umushyikirano iteganyijwe tariki ya 21 na 22 z’Ukuboza 2015. Insanganyamatsiko y’Inama ya 13 y’Igihugu y’Umushyikirano ni “Guhitamo kw’Abanyarwanda ni wo musingi w’iterambere n’agaciro by’u Rwanda“.

5.Inama y’Abaminisitiri yagejejweho uburyo burambye bwo guteza imbere Urwego rw’Amashanyarazi.

6.Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe impushya z’ubucukuzi bwa mine na kariyeri zatanzwe mbere y’Itegeko rishya n°13/2014 ryo ku wa 20/05/2014 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri.

7.Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu y’Imitunganyirize y’Imijyi mu Rwanda.

8.Inama y’Abaminisitiri yemeje uburyo bw’imyishyurire y’imisanzu y’ubwiteganyirize Leta y’u Burundi yoherereje Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) kugira ngo ihabwe Abanyarwanda batahutse bakoreraga Leta y’u Burundi.

9. Inama y’Abaminisitiri yemeje Raporo y’u Rwanda mu mwaka wa 2015 ku Ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ane (4) y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Murimo yemejwe burundu n’u Rwanda.

10.Inama y’Abaminisitiri yemeje amasezerano yerekeye impushya z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu cyahoze ari ikirombe cy’ubucukuzi bw’amabuye y‘agaciro muri Bisesero.

11.Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo y’ibyavuye mu mishyikirano yo gukora amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Umushoramari Dubai Port World yerekeye gushora imari mu mishinga y’ingamba zo guteza imbere ibikorwa remezo no gutanga serivisi muri za gasutamo, itanga ubugororangingo bwo kuyanoza mbere yo gushyirwaho umukono.

12.Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho ry‘Ikigo gishinzwe inama mu Rwanda kizakora nk’ikigo cyigenga (Rwanda Convention Bureau as Private Company).

13.Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:

- Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo no 5721- RW yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 26 Ukwakira 2015, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni cumi n’umunani n’ibihumbi magana arindwi z’Amadetesi (18.700.000 DTS) agenewe Umushinga wo Guteza Imbere Ubucuruzi bwo mu Karere k’Ibiyaga Bigari;

- Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda kuwa 02 Ukuboza 2015, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni mirongo itandatu n’indwi n’ibihumbi magana arindwi z’Amadetesi (67.700.000 DTS) agenewe uburyo bwo kurengera Abatishoboye – Icyiciro cya II;

- Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu Amasezerano yashyiriweho umukono i Londres mu Bwongereza kuwa 26 Kamena 2015, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Jersey, yo kuvanaho gusoresha kabiri no gukumira forode y’imisoro ku byerekeye imisoro ku musaruro.

- Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP) rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byaryo.

- Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigo cya Leta gishinzwe guteza imbere Ubumenyingiro n’imyigishirize y’imyuga mu Rwanda (WDA) rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo.

14.Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:

- Iteka rya Perezida rishyira Col. Emmanuel GASHAIJA mu mwanya wa Defence Attaché muri Ambasade y’u Rwanda mu Burusiya (Russia);

- Iteka rya Perezida rigena ingano y’imisanzu itangwa mu bwiteganyirize bwa pansiyo butegetswe;

- Iteka rya Perezida rigenga ubutumwa bw’akazi mu mahanga;

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana mu mutungo rusange wa Leta ubutaka n’umutungo utimukanwa biri mu Kibanza No 1131 kiri mu Kagari ka Kiyovu, Umurenge wa Nyarugenge, mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, bigashyirwa mu mutungo bwite wayo;

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana MUGISHA Emmanuel, wari Director of Regulation & Standards Unit, mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe Guteza imbere Imiturire (RHA) guhagarika akazi mu gihe kitazwi;

- Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bwo kwiyandikisha mu bwiteganyirize bwa pansiyo butegetswe;

- Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bwo gusaba no guhabwa ibigenerwa abiteganyirije mu bwiteganyirize bwa pansiyo butegetswe;

- Iteka rya Minisitiri rigena amafaranga asubizwa umukozi n’agaciro k’ibyo umukozi agenerwa bitari amafaranga;

- Iteka rya Minisitiri rishyiraho uburyo bwo kwishyuza ku ngufu imisanzu y’ubwiteganyirize bwa pansiyo butegetswe;

- Iteka rya Minsitiri rigena ibihe byateganyijwe mu itangwa ry’uruhushya rutumvikanyweho, uruhushya rugomba gutangwa n’itambamirwa ku iyandikwa mu bijyanye n’umutungo bwite mu by’ubwenge;

- Iteka rya Minisitiri rigena ikiguzi cy’ibikorwa byo kwandika umutungo bwite mu by’ubwenge;

- Iteka rya Minisitiri rigena imiterere n’ibikubiye mu bubasha bw’intumwa mu by’umutungo bwite mu by’inganda.

15. Inama y’Abaminisitiri yasabiye Ambasaderi NKURUNZIZA William guhagararira u Rwanda i Ankara muri Turukiya ku rwego rwa Ambasaderi.

16.Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi:

- Madamu MARIA EUGENIA CORREA OLARTE, wa Repubulika ya Colombia, afite icyicaro i Nairobi muri Kenya.

- Bwana RAZA BASHIR TARAR, wa Repubulika ya Kiyisilamu ya Pakistani, afite icyicaro i Nairobi muri Kenya.

17.Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi ku buryo bukurikira:

Mu Rwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB):

Bwana KAMUHINDA Serge : Chief Operating Officer/COO
Mu Nteko Ishinga Amategeko/Umutwe w’Abadepite:

Bwana HABIMANA Augustin: Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo y’Inteko
Muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi /MINECOFIN:

Madamu MUKAMUNANA Jacqueline: Umuyobozi w’ishami rishinzwe imari no gucunga ibikoresho
Mu Kigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge/RSB:

Madamu MUJAWIMANA Annonciata: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubutegetsi n’imicungire y’abakozi
Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative/RCA:

Bwana HABYARIMANA Gilbert: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenzura amakoperative
18. Mu bindi:

a) Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Polisi y’u Rwanda ifatanyije na Minisiteri y’Ubuzima bashyizeho mu Karere ka Huye Ikigo“Huye Isange Rehabilitation Center“. Iki Kigo cyatangiye gukora by’agateganyo mu Ukwakira 2015 kizafungurwa ku mugaragaro mu minsi ya vuba.

b) Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

- Amatora y’abagize Komite za Forumu z’Abana yabaye kuva tariki ya mbere kugera ku ya 4 Ukuboza 2015. Izo Komite zikorera ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku rwego rw’Igihugu, zitorerwa manda y’imyaka itatu (3).

- Gahunda y’ubukangurambaga y’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa yatangiye tariki ya 16 Ukwakira 2015 ikazarangira tariki ya 10 Ukuboza 2015. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Kurwanya ihohoterwa rikorerwa umugore n’umukobwa ni inshingano yanjye nawe”.

c) Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa ya Leta yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

- Umunsi Mpuzamahanga w’Uburenganzira bwa Muntu uzizihizwa tariki ya 10 Ukuboza 2015. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Turusheho kugaragaza, gukumira no kwirinda ihungabana ry’uburenganzira bwa muntu mu ngo”. Ku rwego rw’Igihugu, uyu munsi uzizihirizwa mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Kageyo.

- Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yatorewe umwanya wa Visi Perezida mu Ihuriro ry’Ibigo by’Ibihugu bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu muri Afurika mu gihe cy’imyaka ibiri (2015-2017).

d) Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ingengabihe y’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye mu mwaka wa 2016 igizwe n’ibyumweru 36 bigabanyije mu bihembwe bitatu ku buryo bukurikira.

- Igihembwe cya mbere kizamara ibyumweru 9, kizatangira tariki ya 02/02/2016 kirangire tariki ya 01/04/2016;

- Igihembwe cya kabiri kizamara ibyumweru 14, kizatangira tariki ya 18/04/2016, kirangire tariki ya 22/07/2016;

- Igihembwe cya gatatu kizamara ibyumweru 13, kizatangira tariki ya 08/08/2016, kirangire tariki ya 04/11/2016.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na

Stella Ford MUGABO

Ministiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

VOA: Kagame yiyemeje GUSIMBUKA IKIRARO aho gutegereza ngo akinyureho yemye mu 2017

VOA: David Himbara yagize icyo avuga kw’ifungwa ry’umuvandimwe we Col Byabagamba na muramu we Gen Rusagara

IMPUZAMASHYAKA CCP IRAMAGANA ISHIMUTWA RIKORERWA ABANYARWANDA!

$
0
0

ITANGAZO N°004/CCP/2015 RIGENEWE ABANYAMAKURU

Nyuma y’ishimutwa ryari rikorewe  Bwana Boniface TWAGIRIMANA; Vice Prezida wa FDU-Inkingi waje kurusimbuka ubwo yatabarwaga n’abaturage; Igarutse kandi ku bitekerezo bititangira  Bwana Boniface TWAGIRIMANA yari amaze iminsi agaragaza cyane  cyane aho yamaganaga ba rusahurira mu nduru bashaka gushimuta Itegeko Nshinga;

Imaze kubona ko ibikorwa byo kwibasira no gushimuta abarwanya Leta ya Kigali bimaze kuba itetu muri uru Rwanda; Rigarutse kandi ku buhamya bwa nyirubwite wemeza uko yarusimbutse, Impuzamashyaka CCP  iramenyesha Abarwanashyaka bayo by’umwihariko, Abanya­rwanda n’inshuti z’u Rwanda muri rusange, ibi bikurikira:
Ingingo ya mbere:
Ku italiki ya 04/12/2015, Bwana Boniface TWAGIRIMANA; Vice  Prezida wa mbere w’Ishyaka FDU INKINGI  yaguwe gitumo  n’abarushimusi bigaragara ko bari batumwe kumwambura ubuzima maze bikaburizwamo n’abaturage bamutabaye bagategeka abo ba rushimusi bababeshyaga ko ngo ari umujura w’imashini kumushyikiriza polisi.
Ingingo ya 2:
Impuzamashyaka CCP ikimenya aya makuru yihutiye gushakisha hose hashoboka cyane cyane mu makasho ya polisi no mu bindi bihome bifungirwamo Abanyarwanda ku bw’amaherere ariko ntiyashobora kumubona…Aha Impuzamashyaka CCP iramenyesha impirimbanyi zirengera ikiremwamuntu ko ibyo yabikoraga ari nako ibaza abayobozi ba Polisi y’u Rwanda nabo bakemeza ko batazi aho aherereye.
Ingingo ya 3:
Ishimutwa rya Bwana Boniface TWAGIRIMANA rije rikurikira ishimutwa ry’abandi Banyarwanda bakomeje kuburirwa irengero mu buryo budasobanutse nyamara Leta ya Kigali nta kintu ikora kigaragara mu gukumira ibi bikorwa bimaze kuba itetu.
Ingingo ya 4:
Impuzamashyaka CCP irasanga ishimutwa rya Bwana Boniface TWAGIRIMANA ryari rigamije  kumwambura ubuzima cyane cyane ko aba bagizi ba nabi bashakaga kumutsindagira mu modoka ya gisivili ku ngufu  ari nako bamutera kuwa kajwiga  ngo atabona uko atabaza.
Ingingo ya 5:
Impuzamashyaka CCP iributsa ko abo bagizi ba nabi bavugaga ko Bwana Boniface TWAGIRIMANA yari akurikiranyweho ubujura bw’amashini nyamara polisi yahise yo ihinduramo icyaha cyo “gukurura imvururu muri Rubanda”; ubu iki cyaha kibaba cyarabaye icyaha cy’inkomako ku muntu wese unenga Leta ya Kigali.
Ingingo ya 6:
Impuzamashyaka CCP iributsa kandi ko Polisi yagerageje guhisha ku ikubitiro ko  ariyo ifite iyi mpirimbanyi nubwo byari byamaze gusakara hose. Ibi bikaba biteye amakenga kuko biri mu buryo bumwe n’ishimutwa ry’ Abanyarwanda benshi bagiye baburirwa irengero kugeza magingo  aya  n’ubwo Leta ya Kigali ibyigurutsa ariko iki kikaba ari ikimenyetso simusiga ko ariyo ishobora kuba iri inyuma y’ibi bikorwa.
Ingingo ya 7:
Impuzamashyaka CCP irashimangira ko iri shimuta ari impurirane y’imigambi mibisha igamije gutera ubwoba impirimbanyi zose cyane cyane izafashe umurongo utajegajega wo kurwanya ku mugaragaro ubutegetsi bushaka kwimika mu Rwanda ubwami muri Repubulika
Ingingo ya 8:
Impuzamashyaka CCP irahamagarira ibihugu by’amahanga cyane cyane iby’inshuti z’u Rwanda gusaba Leta ya Kigali gufata iya mbere mu gukumira iri shimuta ryibasiye abatavugarumwe nayo cyangwa abafite aho bahuriye nabo mu buryo ubwo aribwo bwose. Bitabaye ibyo; ibi bihugu bizakomeza gushinjwa kudatabara abari mu kaga nk’uko byagenze mu gihe cya jenoside yo muri1994.

Bikorewe i Kigali, kuwa 07/12/2015

FDU INKINGI
NSABIYAREMYE Gratien;  Komiseri ushinzwe ibikorwa bya politiki (Sé)
PS IMBERAKURI
MWIZERWA Sylver; Umunyamabanga Mukuru (Sé)
PDP IMANZI
KAYUMBA Jean Marie Vianne; Umuvugizi (Sé)

Abayobozi b’u Rwanda iyo bahaze imisoro y’abaturage banyuzamo bagacinya akadiho

$
0
0
Fidel Ndayisaba

Fidel Ndayisaba

 

 Ministre Nsengimana

Ministre Nsengimana

mushikiwabo

 

Lt Gen Caeser Kayizari yirukanwe kubera ubusinzi na disipline nke!

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko Lt Gen Caeser Kayizari, wari uhagarariye u Rwanda mu gihugu cya Turukiya yakuweho asimbuzwa Williams Nkurunziza wigeze kuba Ambasaderi mu Buhinde no mu Bwongereza.

Biravugwa ko Lt Gen Kayizari yazize imyitwarire mibi irimo ubusinzi bukabije, ubusambanyi, kutiyubaha, kudakora akazi ke neza no kutumvikana n’abo bakorana kugeza aho yanasuzuguraga Ministre Mushikiwabo na Richard Eugène Gasana kandi bamukuriye! Abakozi bandi bo hase bo ntawavuga dore ko n’iterabwoba ritaburaga abakozi bakorana muri ambasade muri Turukiya sibo babonye agenda.

Ministre Mushikiwabo yaramureze mu mana y’abayobozi igihe bari mu mwiherero ariko Lt Gen Kayizari asaba imbabazi uretse ko iyo atagira Gen Kabarebe ngo amurwaneho baba barahise bamwirukanira aho, si ibyo gusa kuko abandi bajenerali bakora akazi k’ubwambasaderi nka Gen Frank Mugambage na Gen Charles Kayonga nabo bagerageje kumugira inama no kumuvuganira  dore ko Mushikiwabo we atamushakaga rwose.

Nababwira ko iyo nkubiri ari yo yajyanye abambasaderi benshi bakajya ku gatebe navuga nka ba Charles Muligande, Robert Masozera..

N’ubwo ariko Lt Gen Kayizari yitwaye nabi muri Turukiya amereye nabi abakobwa b’abanyarwanda babayo ngo yagerageje gukora akazi neza ku bijyanye n’ibya gisirikare nko kugura ibikoresho bya gisirikare n’intwaro.

Muri iyi minsi yagaragaraga i Kigali, abamuzi bavuga ko ari umuntu utinya Kagame birenze ku buryo adashobora gutinyuka kumuvuga nabi no mu businzi bwe iyo ageze kuri iyo ngingo arigengesera. Mu minsi yashize nabwo yarezwe imyitwarire mibi irimo ubusinzi bukabije yakijijwe n’uko yagiye kwa Kagame gusaba imbabazi agakuramo imyenda yose akigaragura hasi nk’umwana w’igitambambuga.

Abazi Lt Gen Kayizari bahamya ko ari umuntu udashobora guhunga kubera gutinya ibyaha byinshi by’intambara bimuri ku mutwe, kubera izabukuru no kuba yarabaye umuntu wagiye mu kwaha kwa Kagame cyane kimwe na ba Gen Kabarebe, Gen Kayonga n’abandi bituma ataragiranye umubano mwiza n’abandi basirikare batumvikanaga na Kagame nka ba Lt Gen Kayumba Nyamwasa.

Twavuga ko Lt Gen Kayizari ajya gukurwa ku buyobozi bukuru bw’ingabo zirwanira ku butaka yazize imyitwarire nk’imukozeho ubu, uretse ko binavugwa ko urugo rwe barutahaga igihe nawe yabaga ahugiye mu businzi ikibabaje n’uko ababikoraga bakoraga uko bashoboye ngo abimenye.

Biravugwa ko mu rwego rwo kumugerageza ashobora guhabwa umwanya w’ubusenateri amaze gusezererwa mu gisirikare kimwe n’abandi benshi batangiye kugaragaza ubusaza n’intege nke.

Email: therwandan@ymail.com

 


Abanyarwanda bati: “Kuki Referandumu kandi NYIRIZINA yaravuze ko natabona 100 kwi 100 atazabyemera?

FDU-Inkingi, PS Imberakuri na PDP Imanzi byateguye kwigaragambiriza i Kigali!

Gervais Condo ati abanyarwanda bo hanze ntibagomba kwamburwa ubuhunzi nkuko Kigali ibishaka

Itangazo rikangurira kutitabira referendum iteganyijwe :

$
0
0

Abanyarwanda duhuje umurage gakondo iyi kamarampaka ntikwiye igihe abana bamwe b’u Rwanda bakomeje guhezwa mu murage twese dusangiye.

Kamarampaka ntikwiye gukorerwa umuntu rukumbi igihe hari abari mu buroko bazira ibitekerezo byabo cyangwa guhimbirwa ko batekereje, abandi bakazira ko bavuze kandi kuvuga ari inkingi remezo ya demokarasi.

Gutora iyi kangampaka yiswe  Kamarampaka ni ukwimika umuco mubi wanga ibiganirompaka ku cyerekezo cy’umurage wacu, ni uguhamba demokarasi, amahoro, n’ubutabera ku gicumbi cy’iterabwoba n’ubwicanyi.

Banyarwanda bari mu mahanga, impunzi bagenzi banjye, imiryango y’abahagarariye u Rwanda mu mahanga, banyenshuri b’u Rwanda mu mahanga, ngabo z’ u Rwanda ziri mu mahugurwa hanze y’u Rwanda n’abari mu butumwa icyi ni igihe mutezwe n’amateka nk’uko byabaye mu wa 1959 igihe batoraga abandi bahunga ,abandi batwika, abandi batwikirwa, bamwe batema, abandi batemwa.  Itandukaniro ni ibihe n’ubushobozi, n’inyito ariko uburiganya ni bumwe!

Abanyarwanda twatora dute amatora atateguwe ngo impande zose zigaragare mu matora? Haba hate amatora ibiro by’amatora bitazwi mu Rwanda ndetse n’i mahanga tugomba gutorera?

Twatora dute tudafite indorerezi z’ay’omatora? Bana b’u Rwanda umurage ni uwacu turawusangiye ntawe ukwiye kuwucibwamo, ntawe ukwiye kwicirwa ko yatekereje, yavuze, yifuje!

Ntawe ukwiye kwimwa n’uburenganzira bwo kugira uruhare mu kubaka igihugu cye, ntawe ukwiye kugirwa umwanzi kuko ubimwita amurusha amaboko no kumukangisha kwicwa!

Kutitabira aya matora ni uguha agaciro nyako ubunyarwanda bwawe uzirikana abicwa iwacu, n’i mahanga bazira ibitekerezo byabo. Kutitabira aya matora ni ukwanga umugayo.

Abanyarwanda mbifurije gukomeza kwihangana mu ngorane nyinshi z’akarengane mukomeje guhura nazo n’imiryango yanyu.

Bikorewe Oslo Norway
Rugema Kayumba RNC (Norway)

Rwanda:Miliyari zirenga ebyiri muri « référendum » ku mushinga wavuzweho kubindikiranya?

$
0
0

Ubusanzwe, gushyiraho, guhindura cyangwa kuvugurura Itegekonshinga nta ho bitaba, kandi bishobora no guterwa n’impamvu zifite ireme, ndetse haba n’ubwo biba ngombwa ko binyura no muri « référendum » kugira ngo abaturage bose bavuge niba bashyigikiye icyo gikorwa. Ibyo bishobora guhenda ariko bikumvikana neza kuko nk’Itegekonshinga rikozwe neza ni intango y’imibereho n’imiyoborere myiza ku gihugu.

Hari ibibazo bibiri byakwibazwaho ku bireba Urwanda:

  1. Uriya mushinga w’Itegekonshinga wateguwe ku buryo nta na hamwe hirengagijwe amahame agenga imiterere y’ itegeko iryo ari ryo ryose? Ihame rivuga ko itegeko ritagiraho ryangwa ngo rihindurwe bikorewe umuntu runaka ( mu gifaransa ni icyo bita « le caractère impersonnel et général de la loi »), iryo hame ryarubahirijwe?
  2. Ihindurwa ry’Itegekonshinga ryakozwe hazirikanwa uburyo bwo gushyiraho ubutegetsi bushimangira inzira y’amahoro arambye? Mu yandi magambo, hazirikanywe uburyo burinda igihugu kugira isura y’igundira ry’ubutegetsi?

Niba ibyo byose byaritaweho, ikiguzi cy’itora  n’aho cyaba kinini cyaba gifite ishingiro, n’ubwo hari ibibazo by’ingutu by’ ubukene mu banyarwanda, byakumvikana ko icyo gikorwa gihabwa rugari kuko cyaba gushimangira inzego nyazo zo kubikemura.

Ukuri ni ukuhe?

Abategetsi bakuru b’Urwanda bemeza ko ari abaturage basabye iryo hindurwa. Nyamara hari n’abivugira ko basinyishijwe ibyo batitekerereje. Ku itariki ya 30/11/2015 muri Dixit no.5 twabagejejeho icyo abantu banyuranye bavuga kuri uyu mushinga. Ku itariki ya 7/12/2015 muri Dixit no.6 tubagezaho n’icyo n’abandi batangaje nyuma yo kwitegereza ibiwukubiyemo n’uko wateguwe.

Harimo abasanga igikorwa cyarateguwe mu itekinika (kubindikiranya). Bivugwa n’abanyarwanda, bikanavugwa n’abanyamahanga. Abategetsi b’Urwanda ntibigeze baha agaciro ibitekerezo by’aberekanye impamvu basanga bidakwiye guhindagura Itegekonshinga muri buriya buryo.

Byararangiye abategetsi b’Urwanda bamaze kwemeza « référendum », aho abanyarwanda bazatora niba bemeye cyangwa batemeye umushinga w’Itegekonshinga ukubiyemo ihindurwa rya zimwe mu ngingo. Abanyarwanda bari hanze bazatora ku itariki ya 17 Ukuboza 2015, abo mu gihugu batore bukeye bwaho. Muri iki gihe abanyarwanda basaga miliyoni esheshatu n’ibihumbi magana ane ni bo bagejeje ku myaka yo gutora (6.400.000). Ni igikorwa kizagendaho akayabo ka miliyari ebyiri na miliyoni magana abiri (2.200.000.000Frws) nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Igihe.

Mu gihe abategetsi bishimira ko babasha gukora igikorwa nk’icyo gihenze ku cyemezo gifashwe habura gusa ibyumweru bitagera kuri bibiri, hari n’abanyarwanda bumvikaniye kuri radiyo « Ijwi ry’Amerika » bibaza niba ako kayabo atari impfabusa mu gihe hari ibibazo by’ingutu by’ubukene, ubushomeri, n’ibindi, …

Impinduka y’ibanze kuri uwo mushinga w’Itegekonshinga, ari na cyo kintu mu by’ukuri kigamijwe, nk’uko kandi n’abategetsi banyuranye b’Urwanda bagiye babyivugira, ni ukugena ingingo ziha perezida Paul Kagame kurenza manda ebyiri zari zisanzwe.

Umushinga uraha uburenganzira perezida Kagame uri gusoza manda ye ya kabiri, kuba yakwiyamamaza manda y’indi y’ imyaka irindwi ndetse nyuma uwo mushinga ukamuha uburyo bwo kwiyamamaza izindi manda ebyiri z’imyaka itanu (7+5+5). Bivuze ko hejuru ya manda ebyiri ari gusoza, yategeka izindi eshatu, zose zikaba eshanu. Hejuru y’ imyaka 14 yategeka indi 17; yose hamwe ikaba 31. Ubutegetsi bwe bushobora kuzageza mu w’2034.

Hari n’abavuga ko batangajwe n’uko iryo hinduka ryagenwe muri uwo mushinga mu gihe nyirubwite yavuze inshuro zirenga eshatu ko hari impamvu we ashingiraho avuga ko adakwiye kurenza manda ebyiri.

Aha rero ni ho abaturage bamwe bibajije, niba akayabo ka miliyari zirenga ebyiri, atari amafaranga agiye arira (impfabusa), nyuma yo kubona ko hari abemeza ko imyiteguro yakozwe mu buryo bw’ikinamico. Mu Rwanda kimwe no mu bindi bihugu bindi cyane cyane ibyo muri Afurika haranzwe umuco wo gushaka kugundira ubutegetsi. Ibyo byagiye bituma kubusimburanaho bidaca mu nzira y’amahoro. Kuva Repubulika yajyaho mu Rwanda, nta na rimwe abayobozi bakuru bahererekanye ubutegetsi mu mwuka mwiza. Uriya mushinga w’Itegekonshinga, wakabaye utanga iyo nzira. Ni ko bimeze? Abanyarwanda n’abanyamahanga batari bake babifiteho impungenge. Amatora yo se azanyura mu mu cyo? Na cyo ni ikibazo kibazwa n’abazi uko amatora asanzwe agenda mu gihugu. Impaka mu banyarwanda zirahari. Bamwe bagera n’ubwo babwira abo bavugana ko bigiza nkana. Uko byagenda kose hari aho kwigiza nkana bidashoboka. Aho ni imbere y’umugabo witwa « EJO HAZAZA ».

Jean-Claude Mulindahabi 

Ni umunyamakuru w’umunyarwanda uba mu gihugu cy’ubufaransa, inzindi nyandiko ze mwazisanga kuri  EJCM

Amarwanya ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza biyemereye ko ari bo bateye Bujumbura.

$
0
0

Mu rukerera rwo ku wa gatanu tariki 11 Ukuboza 2015, abantu bitwaje intwaro bateye ibigo bya gisirikare biri mu mu mujyi wa Bujumbura. Ndetse n’ahitwa Mugogomanga  muri Bujumbura Rural ikigo cya Brigade ya 120 cyatewe.

Guhera bujya gucya kugeza no mu gitondo i Bujumbura mu Burundi humvikanaga urusaku rw’amasasu y’imbunda zitandukanye harimo n’iziremereye ndetse umunsi wose wo ku wa gatanu abatuye Bujumbura bakomeje kumva urusaku rw”amasasu.

Ibigo bibiri bya gisirikare kimwe kiri mu majyaruguru ya Bujumbura n’ikindi kiri mu majyepfo y’uwo mujyi byatewe icyarimwe mu museke, abateye basubijwe inyuma nyuma y’imirwano ikaze yamaze amasaha menshi.

Hatewe ikigo cya Ngagara kiri mu majyaruguru ya Bujumbura, igisirikare cy’u Burundi kivuga ko abateye batashoboye kwinjira muri icyo kigo ngo abateye ndetse batakaje abantu benshi muri icyo gitero.

Ahagana mu majyepfo ya Bujumbura, mu gace ka Musaga, aka gace kakaba kabarizwamo ibigo byinshi bya gisirikare, habereye imirwano simusiga, bamwe mu basirikare ba Leta bisangiye abarwanya ubutegetsi maze basahura intwaro zari mu kigo kitwa Base nyuma binjira mu ishuri ryigisha abasirikare bakuru (Iscam). Nyuma abarwanya ubutegetsi baje kugabwaho igitero n’abasirikare ba Leta bari bavuye mu kindi kigo cya gisirikare kiri hafi aho, habereye imirwano ikaze yamaze amasaha menshi nyuma abarwanya ubutegetsi basubira inyuma baragenda.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, colonel Gaspard Baratuza, yatangarije abanyamakuru ko 12 mu bateye bishwe abandi 20 barafatwa  mu gihe ngo mu ngabo za Leta ho hakomeretse 5 gusa ariko hari amakuru avuga ko hapfuye abasirikare 3 ba Leta.

Umuvugizi wa Perezida Nkurunziza, Bwana Willy Nyamitwe yatangaje ko abagabye ibyo bitero bari bagamije gusahura intwaro n’amasasu ngo bikoreshwe mu kujya gufunguza abafunze ibyo ngo byavuzwe na bamwe mu bafashwe.

Ibyavuzwe kuri iki gitero kuri Radio Ijwi ry’Amerika

Abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza biyemereye ko ari bo bagabye icyo gitero nk’uko babyemeza hano hasi

Email: therwandan@ymail.com

 

Mu byo Brig Gen Rusagara ashinjwa harimo gukangurira Brig Gen Rutaremara kumva Radio itahuka!

$
0
0

*U Rwanda “A police state…”, “A banana republic…”, “Our guy (Kagame) is finished…” ibyo ni amagambo umushinjacyaha yakoresheje ashinja Rusagara,

* “U Rwanda rwagiye kurwana intambara zo muri Congo ku nyungu z’abantu ku giti cyabo…”,

* “Museveni is a smart guy, he handles DRC issues smartly, our guy is finished”

* “Ibihano u Rwanda rwafatiwe, rugahagarikirwa inkunga kubera ikibazo cya M23 ni rwo rwabyiteye,…Murashize (abari muri Leta).”

*Ibyo ubushinjacyaha buvuga biri mu nyandikomvugo za Col Jules Rutaremara (Ubu ni Brigadier General), Capt. George Kayitare, Col Kamile Karege, Brig Gen Geofrey Byegeka, Col John Bosco Mulisa na Capt. David Kabuye bose basezerewe mu ngabo za RDF.

*Ubushinjacyaha bwanasomye e-mails (bwite) za Rusagara yohererezaga bagenzi be zirimo inkuru zisebya Kagame cyangwa u Rwanda.

* Abunganira BrigGen Rusagara bati “Ibyo byavuzwe byafatwa nk’ibimenyetso urukiko rwagenderaho?”

* “Hari inyandikomvugo zitubahirije amategeko,”

*Rusagara yanze kugira icyo avuga ku nyandiko za e-mails bivugwa ko yanditse, anenga ko zafashwe bitubahirije itegeko, kandi ashinja ubushinjacyaha kwinjira mu buzima bwite.

Mu rubanza rw’abasirikare bakuru, Ubushinjacyaha buregamo Col Tom Byabagamba wayoboye ingabo zirinda Perezida Kagame, BrigGen (Retired) Frank Rusagara na Sgt. Francois Kabayiza, kuri uyu wa gatanu bari imbere y’urukiko rukuru rwa Gisirikare, Ubushinjacyaha busobanura ibimenyetso ku cyaha bukurikiranyeho Rusagara cyo kwangisha rubanda ubutegetsi.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ibimenyetso nk’inyandikomvugo bwakoreye ku basirikare bakuru ngo baganiraga na BrigGen Frank Rusagara igihe yari mu kazi atarasezererwa mu ngabo za RDF.

Inyandukomvugo zakoresheje harimo iya Col Jules Rutaremara (ubu ni Brigadier General) wabaye Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda ndetse akanayobora Ishuri rikuru rya Gisirikare, Capt. George Kayitare, Col Kamile Karege, Brig Gen Geofrey Byegeka, Col John Bosco Mulisa na Capt. David Kabuye bose basezerewe mu ngabo za RDF.

Aba bose mu buhamya bwabo bahaye ubushinjacyaha, bashinja Brig Gen Frank Rusagara kuba yaravugaga amagambo anenga Leta y’u Rwanda anayisebya.

Umushinjacyaha Capt Faustin Nzakamwita yasubiyemo amwe mu magambo yo mu nyandikomvugo z’abantu bavuzwe haruguru, ashingiraho ahamya Frank Rusagara icyaha cyo “Kwamamaza nkana ibihuha bigamije kwangisha rubanda ubutegetsi buriho”.

Mu nshamake yavuze ko bose bahuriza ku kuba, Rusagara yaravugaga ko “U Rwanda ari “a police State” (Igihugu kiyoborwa n’igitugu), ngo navugaga ko ari “A banana republic” (Leta idafite ubutegetsi buhamye). Rusagara ngo yavuze ko mu Rwanda nta bwisanzure bwo kuvuga icyo ushatse buhari.

Umushinjacyaha yavuze ko Brig Gen Rusagara yabwiraga abasirikare bakuru bagenzi be ko ishyaka rya RNC rifite imbaraga, “Opposition is growing strong”, kandi ngo yavugaga ko Perezida Paul Kagame ari umunyabinyoma ubeshya Abanyarwanda n’Abanyamahanga.

Rusagara ngo yashinjaga Kagame kwishimira urupfu rwa Col Patrick Karegeya, ndetse ngo Kagame yashyizeho Agaciro Fund abonye amahanga ahagaritse inkunga yahaga u Rwanda. Uretse kuba Rusagara ngo yarashimagizaga ibikorwa bya RNC n’abayirimo, ngo yanashatse gukangurira Col Rutaremara kujya yumva radio Itahuka yo kuri Internet (ya RNC).

Uko Umushinjacyaha asobanura ibikubiye muri izo nyandikomvugo

Capt Nzakamwita yavuze ko ibyo Brg Gen Rusagara yakoraga yabikoreye ahantu hatandukanye, mu kazi muri Etat Major na Nyarutara, kandi ngo yabibwiraga abantu benshi mu bukwe n’abasirikare bakoranaga agamije gusebya Leta y’u Rwanda agamije kuyangisha rubanda.

Yavuze ko Rusagara yagaragazaga kwifatanya n’umwanzi uzwi w’u Rwanda (umutwe wa RNC), kandi yari umusirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda.

Kwinjira muri e-mails bwite za Rusagara byateje impaka

Ubushinjacyaha bwasobanuye inyandiko (e-mails) Frank Rusagara yohererezaga (inshuti) ze, harimo na muramu we Col Tom Byabagamba, izo e-mail zabaga zirimo inkuru zanditswe zisebya Leta kandi zanditse n’abo muri RNC cyangwa cyangwa ibindi binyamakuru.

Mu nyandiko ngo yohereje kuri e-mail harimo iya Rudasingwa Theogene ivuga “Amadayimoni 7 atuma Paul Kagame aguma ku butegetsi.”

Izi e-mails, Frank Rusagara yasabwe kugira icyo avuga yiregura, avuga ko ntacyo yazivugaho mu rukiko kuko Ubushinjacyaha bwamuhaye inyandiko zikubiyemo Atari kumwe n’umwunganira Me Buhuru Pierre Celestin, ikindi ngo ubushinjacyaha bwihaye kwinjira mu buzima bwite bwe.

Me Buhuru Pierre Celestin yagaragaje inzitizi imbere y’Urukiko, avuga ko Ubushinjacyaha n’ubwo bwavuze ibyo bwabwiwe mu nyandikomvugo, butabihagazeho bityo bikaba Atari ibimenyetso, asaba urukiko kubifataho umwanzuro, kandi ikirego kigateshwa agaciro.

Indi nzitizi yanateje impaka mu rukiko, ni iy’uko Ubushinjacyaha butumvise uruhande rw’uregwa (Confrontation Contradictoire), kugira ngo bwumve icyo abivugaho, ariko Perezida w’Urukiko yavuze ko iyo ari inzira imwe, Urugwa ashobora kwiregura urubanza rugakomeza.

Izindi mpaka zikaze zabaye ku nyandiko (idatomora neza icyo ivuga), iyo baruwa handitseho ko yanditswe tariki ya 4/9/2014 ikaba iha ububasha Ubushinjacyaha bwo kugenzura no gusoma e-mails za Frank Rusagara.

Abunganira uregwa bavuga ko ibaruwa isobanura neza ko e-mails zari kugenzurwa ari izo ku itariki ya 2/9/2014 kandi icyo gihe Rusagara yari afunze. Ubushinjacyaha bwo buhamya ko hari inyandiko (copi) igaragaza ko iyo baruwa y’Ubushinjacyaha bukuru, yanditswe tariki 2/9/2014 kandi ikaba yaratangaga ububasha bwo kugenzura e-mails zose za Frank Rusagara.

Me Buhuru na Frank Rusagara basaba ko ibirego bishya biri mu byo Ubushinjacyaha bwatanzeho ibimenyetso nk’izo e-mails byazirengagizwa, hakazaburanwa ku byaha byari byashyikirijwe Urukiko mbere.

Me Buhuru kandi yashinje ubushinjacyaha kwica amategeko no kuvogera ubuzima bwite bw’umukiliya we, Frank Rusagara, ngo kuko iperereza ryo gusoma e-mails ze, ryabaye mu gihe ikirego cyari cyashyikirijwe urukiko, kandi ngo ntabwo byamenyeshejwe urwo rukiko.

Major Bernard Hategeka, uyoboye inteko iburanisha uru rubanza, yavuze ko Urukiko ruzasuzuma iby’izo e-mail rukabifataho umwanzuro. Urukiko rwanzura ko iburanisha risubikwa, Urubanza rukazasubukurwa ku wa mbere tariki 14 Ukuboza 2015, saa tatu za mu gitondo.

HATANGIMANA Ange Eric
 source: UMUSEKE.RW


Kamarampaka:Abaturage barimo guhatirwa gutora yego abandi ntibazi ibyo bazatora ibyo ari byo!

Ibihugu 6 by’i Burayi birakangurira Leta y’u Rwanda gutanga ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

$
0
0

Ibihugu 6 by’i Burayi byatangaje ko bihangayikishijwe n’uko uburenganzira bw’ikiremwamuntu bwifashe mu Rwanda, mu ibaruwa byashyize ahagaragara mu kwizihiza umunsi w’uburenganzira bw’ikiremwamuntu w’umwaka wa 2015, ibyo bihugu bisaba Leta y’u Rwanda kurushaho gutanga ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ndetse no mu gukora politiki.

Iyi baruwa yashyizweho umukono n’abahagarariye mu Rwanda, ibihugu by’U Bwongereza, U Bufaransa, U Buhorandi, U Bubiligi, U Budage na Suwedi ije nyuma y’iminsi mike Leta y’u Rwanda itangaje igihe amatora ya Kamarampaka azemeza ihinduka ry’itegeko nshinga azabera, iyi nkubiri yose ikaba igamije guha Perezida Kagame uburyo bwo gutegeka ubuziraherezo n’ubwo bagize isoni bagapfa kuvuga kugeza mu 2034.

Ibyatangajwe n’ibi bihugu ariko Ministre w’u Rwanda w’Ubutabera, Bwana Ministre Busingye Johnston yabiteye utwatsi, avuga ko u Rwanda rumaze kurambirwa ibirego birurega kudatanga ubwisanzure ku itangazamakuru no ku batavugarumwe na Leta muri politiki.

Muri iyo baruwa, abayishyizeho umukono bavuze ko batewe umwitwarariko n’uburyo mu Rwanda ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo n’ubw’itangazamakuru, amashyirahamwe atagengwa na leta, ubureganzira bwo kwishyira hamwe n’uburenganzira bwo gukora politiki mu bwisanzure bimeze.

Ibyo bihugu birakangurira Leta y’u Rwanda gufungura urubuga rwa politiki no guteza imbere ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, ibi ngo bikaba bibanziriza impaka za politiki zubaka no guha abaturage uburyo bwo kugira uruhare mu kwihitiramo uburyo bubabereye bashaka kuyoborwamo.

Ministre Busingye avuga ko ibyo abo bahagarariye ibyo bihugu bavuga nta shingiro bifite ngo kuko ngo itangazamakuru ryateye imbere mu myaka inshize ngo na Leta yafashije amashyaka ya opozisiyo ayo mashyaka akaba ashobora kuvuga ibyo abona guverinoma idakora neza.

Kuri Bwana Busingye ngo ibyo bavuga ku Rwanda nta shingiro bifite, bamaze kubirambwira kandi ntaho bihuriye n’ukuri.

Email: therwandan@ymail.com

Urupfu rw’umuhungu wa Augustin Iyamuremye

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan ni ayerekeye urupfu rwa Remy Iyamuremye, akabari umuhungu wa Dr Augustin Iyamuremye uyu mugabo akaba ari we ukuriye abadodeye Perezida Paul Kagame itegeko nshinga ubu rikaba rigeze muri Kamarampaka benshi badashizikanya ko izaba “TORA AHA”

Amakuru atugeraho avuga ko uyu mwuzukuru wa Perezida Théodore Sindikubwabo (umugore Dr Iyamuremye ni umukobwa wa Perezida Sindikubwabo)  ashobora kuba yishwe!

TORA “OYA-OYA-OYA”: NDAHAMAGARIRA ABANYARWANDA BARI MU GIHUGU NO HANZE KWITABIRA REFERENDUM BATORA “OYA”.

$
0
0

1.Benegihugu mutibona mu butegetsi bw’Igitugu cya Paul Kagame n’Agatsiko ke,

Nk’uko mwakomeje kubikurikirana , muri iyi minsi Intore n’Inkotanyi zo mu ishyaka rya FPR ziyemeje gukuraho Itegekonshinga ryatowe na rubanda mu mwaka wa 2003 ryagengaga Repubulika y’u Rwanda kugeza uyu munsi, bakaba bashaka kurisimbuza ikintu gisa n’“Ingirwa-tegekonshinga” kigamije kugira Paul Kagame Umwami w’u Rwanda kandi yari acyuye igihe. Gusa kugira ngo bagere kuri uwo mugambi wabo mubisha bakeneye “signature” y’Abanyarwanda barenze 50 %, binyujijwe mu itora rya Referendum nka ya yindi yasezereye ingoma ya cyami taliki ya 25/9/1961.

2.Iyi REFERENDUM Paul Kagame yisabiye, dukwiye rwose kuyimuheramo isomo ridasubirwaho bityo tukamwereka ko u Rwanda ari Repubulika kandi Repubulika ikaba adakeneye Umwami wiyimitse ukomeje kwishuka ko u Rwanda ari umunani yasigiwe n’ababyeyi be!

3.Kubera iyo mpamvu, turashishikariza Abanyarwanda bose bari mu gihugu imbere, Abahutu kimwe n’Abatutsi , Abatwa n’Abahawe ubwenegihugu, kumva ijwi rya Opozisiyo ribasaba kwitabira itora rya REFERENDUM rizaba ku wagatanu taliki ya 18 /12/2015, ariko bazajyeyo batsinze ubwoba maze batore OYA , Kagame n’abambari be bamanjirwe !

4.Turasaba kandi Abanyarwanda bari hanze y’u Rwanda gutinyuka bakitabira ku bwinshi igikorwa cy’itora rya Referendum kizabera muri Ambasade zose z’u Rwanda ziri mu bihugu babarizwamo. Rizaba kuri uyu wa kane taliki ya 17 /12/2015, guhera saa moya za mu gitondo kugera saa moya n’igice z’umugoroba

5.By’umwihariko turashishikariza Abanyarwanda baba mu gihugu cy’Ubufaransa ko twazahurira kuri Ambassade y’u Rwanda i Paris ( 12 Rue du Jardin, 75017 Paris) ahagana saa munani z’amanywa(14h00) maze twamara gutora “ OYA” izuba riva. Nyuma y’itora tuzashaka aho twicara tuganire.

“Ubutegetsi bwose bukomoka ku mbaga y’Abanyarwanda. Nta gice cy’Abanyarwanda cyangwa se umuntu ku giti cye ushobora kwiha ubutegetsi”. (Itegekonshinga 2003, ingingo ya2).

6. U Rwanda rugeze ahakomeye, nta wundi warutabara uretse benerwo . Niba iri “Ngirwa-Tegekonshinga ryo mu 2015” ryimika umwami Paul Kagame baridutsindagiye ku ngufu bigafata, Kagame akigira “Perezida uzakurwaho n’urupfu gusa”, hazaba hasigaye inzira imwe gusa yo kumusezerera no guhindura ubutegetsi mu Rwanda: Ni “ inzira y’intambara ” kandi twese tuzi ko nta manyarwanda ushyira mu gaciro uyikeneye muri iki gihe.

7. Banyarwandakazi, Banyarwanda, nimuhaguruke rero twange “Umwami wiyimitse”, kuko ibyo bintu ari amahano mu Rwanda.

8. Nimwitabire amatora ya Referendum muri benshi, dutore OYA kandi twitegure ko ubu noneho tugomba no kwitangira kurengera ijwi ryacu, mu nzira zose zishoboka. Dukwiye rwose gukora ibishoboka byose maze Umuco w’urukozasoni wa “TORA AHA” n’uwo “Gutekinika amajwi” ugacika burundu mu Rwatubyaye.

Harabaye ntihabe, ibihe biha ibindi.

Impinduka yo ngiyi yaje, kandi umunyagitugu Paul Kagame n’Agatsiko ke ntibagishoboye kuyitangira .

Padiri Thomas Nahimana,
Umukandida w’ISHEMA na Nouvelle Génération, mu matora ya Perezida yo mu 2017.

Capt David Kabuye yemeye gushinja Brig Gen Rusagara kugira ngo ababarirwe?

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu bantu bari hafi y’ubutegetsi bwa Kigali aravuga ko Lt Col Rose Kanyange Kabuye yatakambye agasabira imbabazi umugabo we Capt David Kabuye ngo ababarirwe arekurwe.

Ayo makuru akomeza avuga ko Capt Kabuye yasabwe gusaba imbabazi no kwandika ubuhamya bigashyirwa mu nyandiko mvugo ishinja Brig Gen Frank Rusagara.

N’ikimenyimenyi ni uko nk’uko byatangajwe mu rubanza rwa Brig Gen Frank Rusagara na Col Tom Byabagamba ku itariki ya 11 Ukuboza 2015 mu nyandiko mvugo zakoreshejwe mu gushinja harimo iza Col Jules Rutaremara wabaye Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda ndetse akanayobora Ishuri rikuru rya Gisirikare, Capt. George Kayitare, Col Kamile Karege, Brig Gen Geofrey Byegeka, Col John Bosco Mulisa na Capt. David Kabuye! Aba bose mu buhamya bwabo bahaye ubushinjacyaha, bashinja Brig Gen Frank Rusagara kuba yaravugaga amagambo anenga Leta y’u Rwanda anayisebya.

Nyuma y’ibi ntibyatinze nk’uko byatangajwe mu Kinyamakuru umuseke,  Urukiko Rukuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Ukuboza 2015 ahagana saa cyenda ruba rurekuye Capt David Kabuye ariko mu mayeri rubanje kumuhamya icyaha cyo gutukana mu ruhame ariko rumuhanaguraho icyaha cyo guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda. Urukiko rwamuhanishije igifungo cy’amezi atanu no gusonerwa igarama ry’urubanza kuko yaburanye afunze! Urukiko rwahise ariko rutegeka ko arekurwa kuko igihe gishize afunze kiruta amezi atanu yakatiwe uyu munsi. Umugore we Lt Col Rose Kabuye ari mu batihanganye kuko yahise akoma amashyi uyu mwanzuro umaze gusomwa.

Ngo Bushingiye ku buhamya bwatanzwe n’Abatangabuhamya batandukanye barimo Abacungagereza; Ubushinjacyaha bwavugaga ko uwitwa Kabera Eraste yumvise Capt David Kabuye atuka ishyaka rya RPF avuga ko ryikuye ku batangiranye na ryo urugamba rwo kubohora igihugu abandi rikabima akazi.

Ubushinjacyaha bwavugaga kandi ko aba batangabuhamya babuhamirije ko bumvise Capt David Kabuye avuga ko yemeranya n’ibikubiye muri Film ‘Rwanda’s Untold Story’ yakozwe na BBC, ndetse akavuga ko imirambo yigeze kujya irohorwa mu kiyaga cya Rweru ari iy’Abanyarwanda babaga barashimuswe.

Ubushinjacyaha bwavugaga kandi ko umutangabuhamya witwa Nzabamwita Viateur yavuze ko Kabuye yamubwiye ko Leta yamufungiye kuba yaranze gushinja Col Tom Byabagamba na Brig Gen Frank Rusagara.

Iki kinamico cy’urubanza cyarushijeho kuryoha aho ngo umucamanza yifashishije imyanzuro yafashwe mu rukiko rw’Arusha mu gihe rwaburanishaga Jean Paul Akayezu  mu 1998 kugira ngo ahanagureho icyaha Capt David Kabuye.

Igisekeje kurushaho ni uko Capt Kabuye yemeye icyaha ngo cyo gutuka umucungagereza maza umucamanza amukatira amezi 5 nyuma ahita ategeka ko arekurwa kubera ko yari amaze igihe kirenze icyo afunze!

Benshi mu bakurikiye urubanza rwa Capt David Kabuye rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ukuboza 2015 bose bahise babona ko habaye itekinika kugira ngo Capt David Kabuye arekurwe amaze kwemera gushinja Brig Gen Rusagara.

Impamvu itangwa mu rukiko ngo n’uko amagambo bivugwa ko Capt Kabuye yavuze ngo atari amagambo yo mu ruhame  yavuzwe mu buryo buranguruye kandi akavugirwa ku karubanda! Ngo yifashishije inyandiko y’umuhanga mu by’amategeko umucamanza yavuze ko uyu munyamategeko yasobanuye ko umuntu uteza imvururu n’imidugararo muri rubanda atavugisha umuntu ku giti cye nk’ibyakozwe na Capt Kabuye ahubwo ko uwakoze iki cyaha aba yabwiye rubanda!

Ibi bikaba biteye kwibaza kuko bizwi ko mu Rwanda hari benshi banafungwa bazira ko banongoreye runaka mu ibanga!

Ese mama buriya ko ibyaha Capt Kabuye yaregwaga bijya gusa n’ibiregwa ba Col Byabagamba na Brig Gen Rusagara nabo bazagira amahirwe yo guhanagurwaho ibyaha. Ko byinshi mu byo bashinjwa ngo babibwiraga cyangwa bakabyandikirana n’umuntu umwe bataranguruye kandi batabivugiye ku karubanda?

Mu rubanza rwa Col Byabagamba na Brig Gen Rusagara twitege ko haziyambazwa imyanzuro y’uruhe rubanza rw’Arusha rwaciwe? Ese ko duheruka urukiko rw’Arusha Leta y’u Rwanda irwamagana iyo rurekuye bamwe mu baburanishwa, ubucamanza bw’u Rwanda bukoresha imyanzuro y’urwo rukiko gute aho si ukwivuguruza?

Mwumve uko Radio Ijwi ry’Amerika uko ibivuga

Marc Matabaro

 

 

Facebook: Marc Matabaro - Facebook page:  The Rwandan Amakuru

Twitter: @therwandaeditor - Email:therwandan@ymail.com

 

 

Viewing all 10370 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>