Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10365 articles
Browse latest View live

Ubugome bw’abambari ba FPR ntibugira umupaka, kuko nta hantu utabusanga!

$
0
0

Amakuru yizewe aturuka muri gereza ya Kimironko aravuga ko Bwana Sibomana Sylvain umunyamabanga mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi ,na Bwana Shyirambere Dominique ubu ngo gereza ya Kimironko bafungiyemo yafashe gahunda yo kubafungira ahantu humwihariko muri kasho guhera kuwa gatanu tariki ya 19 Mata 2013 ,aho ngo muri iyo kasho izi nzirakarengane ngo zikaba zitemerewe no guhabwa icyo kurya n’icyo kunnywa kandi intore za FPR zikorera muri iyo gereza ngo gikaba zimenamo amazi mu rwego rwo kubumvisha. Amakuru akomeza atubwira ko mbere yo gushyirwa muri iyi kasho ngo babanje gukubitwa n’intore 2 zikorera muri iyo gereza ,izo ntore akaba ari iyitwa Bisengimana Elisée n’iyitwa Muhirwa Christophe.

Aya makuru aranatumenyesha ko iyi gereza ya Kimironko yanafunze(muri kasho) Bwana Mwizerwa Sylver( uyu akaba ari umunyamabanga uhoraho w’ishyaka PS Imberakuri ubu ugihe kuhamara imyaka itatu afunze nawe azira kuba yaranze kuba Inkomamashyi ya FPR) ngo imushinja kuba yarahaga ibyo kurya izi mpirimbanyi za demokarasi dore ko kuri Bwana Sylvain Sibomana kuva tariki ya 18 Mata 2013 ubuyobozi bwa gereza ya Kimironko bwanze ko agemurirwa ibyo kurya kandi nyamara yarabushyikirije impapuro z’uburwayi yahawe na muganda zimutegeka kurya iryo yihariye. Uyu Mwizerwa Sylver ngo akaba anazizwa n’ubuyobozi bw’iyi gereza ngo kuba yarahaye icumbi izi mpirimbanyi za demokarasi ngo kuko ubuyobozi bw’iyi gereza bwo bwashakaga ko ntawabakira maze ngo bagashyirwa ahantu banyagirwa huzuye n’ibyondo maze ngo bagahangayika.

Izi mpirimbanyi za Demokarasi zatawe muri yombi na polisi y’igihugu kuwa 25 Werurwe 2013 ubwo polisi yari yakoze umukwabu wo kubuza uwariwe wese ariko cyane cyane abarwanashyaka kwitabira urubanza rwa Victoire Ingabire Umuhoza;Umuyobozi wa FDU-Inkingi . Polosi(“ijisho rya FPR”) ikaba muri cya kinyoma cya FPR isanganywe yarabahimbiye ibyaha bitatu bitigeze bikorwa aribyo: ‘gukora imyigaragambyo,gusebya inzego rusange za leta, no gukurura imvururu muri rubanda. Ubu Bwana Sibomana Sylvain na Shyirambere Dominique bakaba barasabiwe n’ubushinjacyaha bwa leta Kigali kuba bafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’imisi 30.

Boniface Twagirimana


22 Mata: Twibuke abanyarwanda batagira ingano bishwe kuri iyi tariki

$
0
0

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi na Jenoside yakorewe Abahutu (itaremezwa n’inkiko za Loni):
1) Uyu munsi by’umwihariko twibuke Abatutsi bishwe 1994 umunsi nk’uyu wa 22 Mata,
2) Twibuke Abahutu biciwe i Kibeho 1995 umunsi nk’uyu wa 22 Mata,
3) Twibuke impunzi z’Abahutu biciwe muri Kongo (Kasese, Kisangani, …) 1997 umunsi nk’uyu wa 22 Mata.

Babyeyi, bavandimwe, ncuti, nzirakarengane mwese ntituzabibagirwa!

Turibuka dufata n’ingamba z’icyerekezo cyiza, twiyemeza kandi kurwanya ibinyoma byose.

Amahoro n’Urukundo!

Jean Marie V. Minani

umukuru w’ishyaka 

Isangano-ARRDC ABENEGIHUGU

Rwanda:Abayobozi ba Green Party bagiye kwiyicisha inzara nk’uburyo bwo kwigaragambya!

$
0
0

Ubuyobozi bw’ishyaka Democratic Green Party ritaremerwa mu Rwanda buravuga ko nibwongera kwimwa uburenganzira bwo kwandikisha ishyaka buzakora imyigaragambyo harimo kwiyicisha inzara.

Umuyobozi wa Green party avuga ko ubutegetsi bwagiye buseta ibirenge mukumuha ibyangombwa byemerera umutwe we wa politike gukora mu buryo bwemewe n’amategeko ariko ngo asigaje inshuro imwe yo gusaba ubu burenganzira nyuma y’imyaka irenga itatu ishyaka rishinzwe.

Bwana Habineza Frank yagize ati, “mukwezi kwa cyenda umwaka ushize twandikiye akarere[ka gasabo] dusaba uburenganzira bwo gukora inama y’ishyaka, kugeza na nubu uruhushya ntitwari twarubona, Mayor yatubwiye ko agiye gukora iperereza akareba niba umutekano uzaba umeze neza ariko na nubu ntagisubizo turabona.”

“Ubu tugiye kubibutsa, tugize Imana ishyaka ryacu ryakwemerwa mbere y’ukwezi kwa gatandatu natwe tukitabira amatora kandi ubu dufite ikizere.”

Ishyaka riharanira Demokarasi n’ibidukikije ryamaze kwerekana ko rishaka guhatana mu matora y’abadepite azaba muri nzeri uyu mwaka ariko bizashoboka gusa green party izaba imaze kwemerwa na leta.

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo yatangarije Izuba rirashe ko ategereje ubundi busabe bwa Green Party akabona gufata icyemezo.

Bwana Willy Ndizeye yagize ati, “Badusabye uruhushya rwo gukora inama mbere mu gihe twiteguraga kubasubiza batubwira ko inama yabo bayisubitse, kugeza ubu  ntabwo barongera kubidusaba, nibatwandikira tuzasuzuma ubusabe bwabo tukareba kurwego rw’umutekano ko nta kibazo.”

Umwe mubayobozi b’ishyaka riri kubutegetsi(RPF-Inkotanyi) mu Rwanda yashimye imyifatire y’umuyobozi wa green party, imyifatire yavuze ko ishobora kumuhesha uburenganzira bwo kwandikisha ishyaka rye imbere y’amategeko.

Gasamagera Wellars, Komiseri ushinzwe ubukangurambaga muri RPF-Inkotanyi yagize ati, “ubona ko bacishije make [green Party], jye mbona bafite amahirwe yo kwemerwa noneho.”

Kwihangana bifite aho bigarukira

Abayobozi ba Green Party bavuga ko kwihangana bigiye kugera ku iherezo, ubu ngo bagiye gutera intambwe irenze iyo gusaba uburenganzira ahubwo bagakora imyigaragambyo.

Bwana Habineza Frank yagize ati, “kwihangana bigira aho bigarukira nibanga dushobora kwigaragambya tukiyicisha inzara, tukajya kwicara ku ntekoshingamategeko cyangwa se tukandikira perezida wa repubulika ariko ntituzakomeza gutegereza tugomba kugira icyo dukora.”

Abajijwe nib anta mpungenge zuko ashobora gufungwa kubera imyigaragambyo, Habineza yavuze ko ibyo babyiteguye kandi aribyo bashaka.

Democratic Green Party ivuga ko izakomeza kuba ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi (Opposition), ko ritazifatanya na FPR-Inkotanyi(Ishyaka riri ku butegetsi) cyangwa se irindi shyaka.

Iri shyaka rivuga ko riharanira demokarasi n’ibidukikije ryatangiye kuvugwa muruhame taliki 14/08/2009 ariko kugeza ubu ntiryari ryandikwa.

source: Fred Muvunyi

Leta ya Congo yanze gushyira umukono ku masezerano yo kwaka abanyarwanda ubuhunzi!

$
0
0

Amakuru dukesha Radio Okapi aravuga ko Leta ya Congo yanze kuri uyu wa 18 Mata 2013 gushyira umukono ku masezerano yo gukuriraho ubuhunzi ku mpunzi z’abanyarwanda ziba ku butaka ku butaka bwayo (cessation de statut de réfugié) ibyo byabereye i Pretoria muri Afrika y’Epfo.

Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru, Bwana Julien Paluku, wari muri iyo nama y’abaministre yigaga ku kibazo cyo gukuraho ubuhunzi ku banyarwanda, ari umwe mu bahagarariye Leta ya Congo yatangarije i Goma kuri iki cyumweru tariki ya 21 Mata 2013, ko Leta ya Congo ifite impungenge ko hari igihe Leta y’u Rwanda yatangaza ko nta mpunzi y’umunyarwanda isigaye ku butaka bwa Congo ibyo rero byatuma impunzi z’abanyarwanda zibera umuzigo Leta ya Congo bakaba bakwaka ubwenegihugu bwa Congo.

Iyo nama y’abaministre yaberaga i Pretoria yateguwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (HCR), hari hatumiwe ibihugu by’Afrika byiganjemo ibicumbikiye impunzi nyinshi z’abanyarwanda.Hari abahagarariye u Burundi, Congo Kinshasa, Kenya, Malawi, Mozambique,  Congo Brazzaville, u Rwanda, Afrika y’Epfo, Uganda,  Zambia na Zimbabwe.

Iyo nama yigaga ku cyemezo cyo gukuriraho ubuhunzi impunzi z’abanyarwanda ziba muri Congo Kinshasa. Icyo cyemezo giteganywa n’abasezerano mpuzamahanga ku bijyanye n’impunzi yashyizweho umukono mu 1951 (Convention de 1951 sur le statut des réfugiés) n’amasezerano y’umuryango w’ubumwe bw’Afrika yo mu 1969 (Convention de l’OUA de 1969) ajyanye n’imiterere bwite y’ibibazo by’impunzi ku mugabane w’Afrika.

Iyo cyemezo cyo gukuriraho impunzi uburenganzira bwo kwitwa impunzi akenshi gifatwa iyo bigaragaye ko habayeho amahinduka adasubirwaho kandi arambye mu gihugu impunzi zahunze ziturukamo ku buryo impamvu zatumye izo mpunzi zihunga zaba zitakiriho.

Icyemezo cyo gukuraho ubuhunzi ku mpunzi z’abanyarwanda kigomba gushyirwa mu bikorwa kuva tariki ya 30 Kamena 2013, Uburyo bwateganijwe na HCR n’uko kuva kuri iyo tariki abanyarwanda bahunze mbere ya tariki ya 31 Ukuboza 1998 bazatakaza uburenganzira bwo kwitwa impunzi ngo kuko impamvu zatumye bahunga zitakiriho mu Rwanda!

Leta ya Congo ngo ntabwo irwanya ishyirwa mu bikorwa ry’icyo cyemezo ariko yifuza ko hari ibyabanza gukorwa mbere y’uko icyo cyemezo gishyirwa mu bikorwa.

Nk’uko bitangazwa na Bwana Julien Paluku, Guverineri w’intara ya Kivu y’amajyaruguru icumbikiye nyinshi muri izo mpunzi ngo hagomba kubaho kwegeranya izo mpunzi mu nkambi zikabarurwa ngo kuko uburyo ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo ngo ntabwo kimeze kimwe no mu bindi bihugu kuko izo muri Congo ntabwo ziba mu nkambi z’impunzi kuko zasenywe hagati ya 1996 na 1997 n’ingabo za Leta y’u Rwanda.

Kuri Leta ya Congo ngo ibyo kwegeranya impunzi no kuzibarura birangiye, hagomba kubazwa n’impunzi ubwazo niba zifuza gutaha. Kuri Julien Paluku ngo Leta ya Congo iramutse ishyize umukono kuri iki cyemezo ibyo twavuze haruguru bitabanje gukorwa, u Rwanda igihe cyose rushobora kwihakana abo baturage barwo bakaguma ku butaka bwa Congo ndetse bakaka ubwenegihugu bwa Congo kuko igihugu cyabo cyaba cyabihakanye kandi amategeko ya Congo ntabwo yemera gutanga ubwenegihugu mu buryo bw’ikivunge.

Leta ya Congo kandi irasaba ko amasezerano hagati ya Leta y’u Rwanda, HCR na Leta ya Congo ku bijyanye no gucyura impunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo yashyizweho umukono muri 2010 yasubirwamo.

Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, yo irihandagaza ikemeza ko ibibazo byatumye izo mpunzi zihunga bitaghari ngo nta mpamvu n’imwe ngo yatuma abo banyarwanda bakomeza kuba impunzi mu bihugu bahungiyemo! Ariko iyo umuntu abona umubare w’abanyarwanda bakomeje gufata inzira y’ubuhungiro kubera impamvu z’urubuga rwa politiki rudadiye, akarengane, ubukungu, igitugu cy’isyaka riri ku butegetsi FPR n’ibindi… yibaza niba Leta y’u Rwanda itigiza nkana.

Ishyirwa umukono kuri ayo masezerano ryabaye risubitswe kubera ko Leta ya Congo yanze kuva ku izima, bikaba byimuriwe ikindi gihe.

Nyuma Genocide n’intambara byo mu 1994 ndetse n’intambara mu majyaruguru yo hati ya 1997 na 1998 abanyarwanda bagera kuri Miliyoni 3,5 barahunze ariko abenshi muri bo baratahutse bacyuwe ku ngufu hagati ya 1996 na 1997 mu gikorwa cyaguyemo impunzi zitagira ingano.

Imibare y’agateganyo itangwa na Leta ya Congo, iravuga ko muri Congo habarizwa impunzi z’abanyarwanda zigera kuri 127 537.

Hagati aho i Bruxelles mu Bubiligi hateraniye inama mpuzamahanga nayo yiga ku kibazio cy’impunzi z’abanyarwanda.  Yitabiriwe n’abantu baturutse imihanda yose (Ubulayi, Amerika na Afurika) barimo abahagarariye ibihugu bicumbikiye impunzi, abahagarariye Amashyirahamwe y’impunzi (Cameroun, Mozambique, sénégal, Uganda,), Amashyirahamwe anyuranye ya Société Civile  kimwe n’abahagarariye amashyaka ya politiki atavuga rumwe na Leta ya Paul Kagame(RNC,FDU-Inkingi, PDR-Ihumure, PDP-Imanzi, Ishema Party…).

Abari muri iyo nama bateye utwatsi icyo cyemezo cyo gukuraho ubuhunzi ngo basanga ari akagambane hagati y’abayobozi b’u Rwanda na bamwe mu bayobozi ba HCR, bakifuza ko abakoze icyo gikorwa cy’urugomo bashyikirizwa inkiko

Abafashe ijambo bose bashishikarizaga ibihugu byakiriye impunzi z’Abanyarwanda kutagwa mu mutego wa FPR ifite politiki mbisha ituma abaturage bakuka umutima bakarorongotana bafata inzira y’ubuhungiro ! Ntawe utewe ishema no kuba impunzi : umunsi igihugu cyacu cyatekanye by’ukuri, ubutegetsi bukarekera aho gutoteza rubanda, nta we uzahatira Abanyarwanda gutaha mu Rwababyaye, inzira barayizi !

Abitabiriye inama barasaba kandi impunzi kuba maso zikamenya kwivugira, abazihagarariye bakihugura bakamenya amategeko abarengera kandi bagahugukira kuganira n’abayobozi b’ibihugu bibacumbikiye kugira ngo hato hatagira abarenganywa cyangwa bagashyirwaho agahato ngo batahuke mu gihe batizeye umutekano wabo ndetse n’ibibazo bahunze bigihari.

Mu gusoza iyo nama hazagibwa impaka ku myanzuro igomba gushyikirizwa abarebwa n’iki kibazo bose, ni ukuvuga HCR, Leta y’U Rwanda, Impunzi, Ibihugu bicumbikiye impunzi, Amashyaka ya politiki atavuga rumwe na Leta ya Kigali ….

Ubwanditsi

Madame Ingabire mu rukiko rw’ikirenga

$
0
0

Mu Rwanda ,urukiko rw’ikirenga rwakomeje kumva ubujurire bwa Madame Victoire Ingabire usaba iseswa ry’igifungo yakatiwe .

Uyu mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi ritaremererwa gukorera mu gihugu yahamijwe ibyaha bibiri birimo gupfobya genocide .

Gusa yaba uregwa cyangwa se abamunganira mu rukiko ngo basanga akurikiranywe gusa kubera ibitekerezo bye bya politiki bidahuye n’iby’ishyaka riri ku butegetsi.

Agaragaza inenge ku mikirize y’urubanza ari zo zatumye bajurira ,me Gatera Gashabana wunganira Ingabire yavuze ko urukiko rukuru rwirengagije ubuhamya bushinjura bw’uwitwa Michel Habimana .

Uyu mugabo bivugwa ko yabaye mu mutwe wa FDLR kimwe n’abasirikare 4 bashinja Ingabire avuga ko yasabwe gutanga ubuhamya bushinja Ingabire kimwe na bagenzi be bo baje kwemera kubikora .

Nk’uko bivugwa na Me Gashabana ,uyu mutangabuhamya ufungiye mu Rwanda yaje guterwa ubwoba n’ubushinjacyaha kubera ubuhamya bushinjura Ingabire yari yahaye urukiko.,

Kudaha agaciro ubu buhamya byaje gukurura impaka ndende mu rukiko ndetse bituma Victoire Ingabire yanga kugaruka mu cyumba cy’iburanisha kugeza urubanza rushoje .

Na ho ku cyaha cyo gupfobya genocide yahamijwe ,Umwongereza Ian Edouards we yongeye kugaruka ku rujijo avuga ko ruri mu itegeko rihana iki cyaha .

Kuri we ngo itegeko ubnwaryo ntirisobanutse ndetse ngo rikaba ritanerekana uwakoze icyaha ku buryo budasshidikanywaho.

Ian Edourds kandi yiyambaje na zimwe mu manza zamaze gucibwa kuri iki cyaha zerekanye ko itegeko ridasobanutse bityo abarezwe bakagirwa abere kuri iki cyaha .

Izo ni nk’urw’abanyamakuru Agnes Nkusi na Saidat Mukakibibi barezwe kupfobya Genocidse ariko icyaha bakagihanagurwaho ,izi ngingo zidashoboye kugaragaza uko bagikoze .

Mu ngingo zashingiweho n’ubushinjacyaha burega Madame Ingabire gupfobya genocide ni imvugo genocide nyarwanda cyangwa genocide rwandais byanditse mu mahame y’ishyaka FDU.

Itegeko rishya rihane icyaha cya Genocide rivuga Genocide yakorewe abatutsi ,kuba FDU itarabivuze gutyo bikaba bifatwa nko gupfobya Genocide,

Nyamara ariko Ian Edouards we asanga iri ritaba ishingiro ryo kurega uyu munyapolitiki kuko n’itegeko nshinga ry’U Rwanda ariko ryabivugaga mbere y’uko iyi ngingo ihindurwa .

Nyuma yo kumuhamya ibyaha bibiri :icyo kurema umutwe w’ingabo ugamije kugira nabi ubutegetsi no gupfobya genocide ,urukiko rwahanishije Victoire Ingabire gufungwa imyaka 8 .

Cyakora ababurana bombi ntibanyuzwe n’uyu mwanzuro,ubushinjacyaha buvuga ko urukikmo rwakabije gutanga igihano gitoya bukaba busaba ko mu bujurire yakatirwa igifungvo cy’imyaka 25 .

Naho Ingabire we agasanga rwaragombaga kumurekura kuko nya kibi yakoreye igihugu

BBC

Twaganiriye na Sendugu Museveni umwe mu bakuru ba M23

$
0
0

Kuva mu kwezi kwa Mata 2012, mu burasirazuba bwa Congo mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru, harabera imirwano ihuje ingabo za Congo n’umutwe wa M23, ndetse ahagana mu mpera za 2012 uwo mutwe wa M23 washoboye gufata umujyi wa Goma ariko nyuma uza kuwuvamo ku gitutu cy’amahanga ariko Leta ya Congo yemera kujya mu biganiro n’uwo mutwe.

Mu gihe ibyo biganiro bibera i Kampala byakorwaga haje kubaho ubwumvikane bucye hagati y’abagize umutwe wa M23 aho biciyemo ibice bibiri, igice kimwe gishyigikiye Gen Sultani Makenga umukuru wa gisirikare n’ikindi cyari gishyigikiye Jean Marie Runiga wari umukuru wa politiki bivugwa ko cyari kinashyigikiye Gen Bosco Ntaganda.

Nyuma y’imirwano ikaze yahuje ibice byombi, igice cya Jean Marie Runiga cyaratsinzwe ndetse abayobozi bacyo bahungira mu Rwanda, si ibyo gusa kuko na Gen Ntaganda yishyikirije ku buryo n’ubu butarasobanuka neza Ambasade ya Amerika i Kigali asaba ko yajyanwa ku rukiko mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rumaze igihe rushaka kumuburanisha.

Ibihugu by’u Rwanda na Uganda byashyizwe mu majwi mu gufasha umutwe wa M23 ndetse hasohoka n’icyegeranyo cy’impuguke za ONU, ibyo byaviriyemo u Rwanda guhabwa akato n’amahanga no guhagarikirwa imfashanyo.

Mu rwego rwo kumenya uko ubu byifashe muri M23, ikinyamakuru The Rwandan cyegereye umwa mu bayobozi ba M23, Bwana Sendugu Museveni, tumusaba ko twaganira, nawe aradukundira asubiza ibibazo byacu.

Watangira wibwira muri make abasomyi ba The Rwandan, n’imirimo ushinzwe muri M23?

Nitwa Sendugu Museveni, muri M23 ku bwa Bishop Runiga wahoze ari Président wa M23 narinshinzwe departement ya politique, ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano. Ubu ku yu muprésident mushya Bwana Bertrand Bisimwa nta exécutif irashirwaho, twese turi abacadres ba M23.

Mushobora kutubwira muri make uburyo M23 yavutse n’impamvu yavutse?

M23 nk’uko izina rivuga n’icama cyavutse kubera leta ya Congo itubahirije ibyanditse mu masezerano yagiranye na:
-CNDP
-Groupes armés du Nord-Kivu
-Groupes armes du Sud-Kivu

yo kwitariki ya 23 y’ukwezi kwa gatatu 2009. (23 Mars 2009) niyo mpamvu y’iri zina M23 bisobanura iyo tariki y’amasezerano.

M23 yavutse ite? Bamwe mubasinye ayo masezerano bamaze kubona leta ya Congo idashyira mu bikorwa ibyo yiyemeje byabaye ngombwa ko basaba uburenganzira bwabo bashyiraho umutwe wa revendication bawita M23. Impamvu rero birumvikana n’uko leta ya Congo itubahirije amasezerano.

Habayeho ugucikamo ibice kw’abagize umutwe wa M23, mwatubwira imvo n’imvano y’ayo macakubiri n’uko ubu bimeze? 

Ntabwo M23 yacitsemo ibice. Ahubwo hari abaofisiye bayo bashatse gukorana na Gen Bosco Ntaganda mu ibanga, bimenyekanye bagashaka kwigumura, ariko baratsindwa. Abo ba indisciplinés ubu bari mu nkambi mu Rwanda aho bahungiye imigambi yabo ibapfubanye.

Hari raporo za ONU zivuga ko mufashwa n’u Rwanda na Uganda, ibyo ubivugaho iki? Niba atari ibanga intwaro murwanisha muzikura hehe?

Ntabwo twigeze dufashwa na rimwe n’u Rwanda cyangwa se Uganda. Izo rapports ntashingiro zigira. Nta n’utazi aho dukura intwaro turwanisha. Umva dufata Bunagana, twahafashe imbunda n’amasasu menshi tunabyereka abanyamakuru b’isi yose. Dufata Goma ho habaye agahomamunwa kw’isi yose. Twahavanye ibikoresho twarwanisha n’imyaka. Ingero:

- igifaru (char de combat) n’amabombe yacyo amacamions atanu
-Missiles zirasa ku birometero ijana
-za katiyusha (107mm)
- za fotini (14,5mm)
- yewe ndetse na za biyemu (BM) enye n’ibindi byishi ntashobora kurondora. Isi yose yarabyiboneye. Mwebwe sinzi impamvu mwarasibye muri ubwo bukwe.

I Kampala hari imishyikirano ihabera hagati ya M23 na Leta ya Congo. Ese iyo mishyikirano igeze hehe?

Ni  koko hari imishyikirano hano i Kampala. Ubu najye niho ndi ubu. Ubu turacyaganira, imyanzuro muzayumva ku maradio cyangwa se namwe wiyizire hano Kampala mudacikwa kandi kuri ubu bukwe.

Muri iyi minsi haravugwa ko hagiye kuza ingabo zidasanzwe za ONU zije kurwanya imitwe y’inyeshyamba muri Congo, ese nta bwoba bibateye? Ko umukuru wa politiki wanyu Bwana Bertrand Bisimwa yatangaje ko muzirwanaho nimuterwa mwumva mufite imbaraga zo guhangana na ONU n’amahanga? Kuki mufite impungenge z’izo ngabo kugeza aho mwandikira inteko zishinga amategeko z’ibihugu bizaturukamo izo ngabo?

Ingabo zidasanzwe ni izimeze zite. Ni izitava amaraso cyangwa zidapfa? Nta bwoba dufite na gato kuko tuzi neza ko duharanira ukuri kandi urwanira ukuri ntabwo atsindwa na rimwe. Twandika twashatse kumenyesha ibyo bihugu ko hari urujijo mu myanzuro ya ONU,

- Rapport spécial ya Bwana Ban ki Moon iravuga mu ngingo zayo ko ibibazo bya Congo bigomba gushakirwa umuti wa politique
-Accord cadre ya Addis Abeba isubiramo ibiri muri revandications za M23 kandi urazi ko yazanywe na Bwana Ban ki moon.

None hanyuma ati haze brigade yo kurwana. Twebwe turavuga tuti ibiganiro bya Kampala se birahagaritswe noneho bahisemo intambara? Niba rero baje barwana icyo gihe n’urugamba.

Tukabamenyesha ko nibohereza abasirikari babo kudutera icyo gihe abazapfa ntibakabitubaze. Ntibakavuge ngo hapfuye Monusco ahubwo hapfuye ingabo zirwana. Bibuke ko bazazana imbunda yica bagasanga imbunda yica.

Hari amakuru avuguruzanya avuga uburyo General Bosco Ntaganda yageze muri Ambasade y’Amerika agiye kwishyikiriza urukiko rwa CPI, mwe mwari muhanganye nawe hari amakuru mwaba mufite ku buryo yaba yarahageze?

Ayo makuru ntayo dufite, iyo tuyagira twari kumwifatira ubwacu ataragerayo.

Hakunze kuvugwa amakimbirane hagati y’abanyamasisi n’abanyejomba muri M23 ngo nibyo byateye intambara yabaye mu minsi ishize, ese icyo kibazo ubu kimeze gite?

Ehhhhhh! Ni inde muri abo babivuga undusha kuba umunyamasisi? Ni amakimbirane ari muri M23 hagati y’abiyita ngo ni abanyamasisi nabiyita ngo ni abanyejomba? Harya abanyejomba ni bande ko na Gen Makenga atari umunyemasisi ntanabe umunyejomba? None se ko nahagaze ku kuri nahagaze ku nkomoko?

M23 bikunze kuvugwa ko ngo igamije kurwanirira uburenganzira bw’abatutsi bo muri Congo, kandi bikaba bizwi ko wowe uri umuhutu kandi wahoze ahubwo unarwanya CNDP benshi mubagize M23 babanje kubamo iyo mikoranire ishoboka gute?

Ni ukubeshya! M23 ntabwo irwanirira abatutsi bo muri Congo. Nk’uko nabisobanuye mbere, M23 igizwe n’abahoze muri CNDP n’abandi nkanjye nahoze muri PARECO/FAP. Ndi umuhutu koko, impamvu yaduhuje na CNDP ni uko leta ya Congo yatubeshye twese. Ntabwo rero turwanirira abatutsi ahubwo turwanirira uburenganzira bwacu duhabwa n’amasezerano yo kuri 23 z’ukwa gatatu 2009, usome neza ayo masezerano ntabwo ari ay’abatutsi na Leta ya Congo ahubwo ni ay’abakongomani na Leta ya Congo.

Mu gusoza ni ubuhe butumwa waha abayoboke ba M23, abakongomani muri rusange, abaturage bo mu karere ndetse n’amahanga?

Ubutumwa natanga ni ubu:

-Ku bacadres ba M23, ntimukangwe n’ibivugwa, ingabo za ARC (Armée Révolutionnaire Congolaise) zihagaze neza kandi zariteguye.
-Ku bakongomani bose, igihugu cyaragambaniwe, muhaguruke twese dufatanye twibohore
-Ku baturiye akarere, mwumve ukuntu ONU yivuguruza ishakisha ko abakongomani baguma mu rungabangabo mugere igihe muvuga muti trop c’est trop.

Murakoze!

Namwe murakoze Bwana Sendugu Museveni kwemera gusubiza ibibazo byacu.

Marc Matabaro

Mu guhamya ibyaha Ingabire urukiko rwashingiye ku nyandiko za Wikipedia aho gushingira ku mategeko:Me Iain Edwards

$
0
0

Kigali kuwa 23 Mata 2013

Mu guhamya Ingabire Victoire ibyaha bishya Urukiko Rukuru rwifashishije inyandiko z’urubuga rwa Wikipedia no ku bitekerezo bwite by’inyandiko ya Yves Ternon yanditse ku mateka y’uRwanda aho gushingira ku mategeko y’uRwanda cyangwa mpuzamahanga.

Ubwo Umunyamategeko Iain Edwards wunganira  Mme Ingabire Victoire yahabwaga ijambo uyu munsi ngo asobanurire urukiko ibijyanye n’ubujurire bw’uwo yunganira, yabwiye urukiko ko bibabaje kubona uwo yunganira yarahanaguweho ibyaha 6 yari yarashijwe n’ubushinjacyaha maze Urukiko Rukuru rukamuhamya ibyaha bishya bibiri: icy’ubugambanyi n’icyo gupfobya genocide rutagendeye ku mategeko ahubwo rugashingira ku nyandiko ruvanye ku rubuga rwa‘wikipedia’zidafite uwazanditse, naho zandikiwe ,runifashisha igitekerezo cy’umuntu ku giti cye wagize icyo avuga ku mateka y’uRwanda witwa Yves Ternon maze rukatira igihano uwo yunganira rwirengagije amategeko y’uRwanda n’amategeko mpuzamahanga. Ibi byose urukiko rukaba rwarabikoze rutanahaye ijambo abaregwa ngo bagire icyo bavuga kuri izo nyandiko rwashingiyeho rumuhamya icyaha.

Ibi byaha urukiko rwahamije Ingabire rukaba rwarabishingiye ku bimenyetso bibiri aribyo amahameshingiro y’ishyaka ndetse na disikuru Ingabire yavugiye ku Gisozi. Kubijyanye n’amahame y’ishyaka FDU-Inkingi urukiko rukaba rwaribanze ahanditse ijambo ryitwa Genocide y’abanyarwanda ariko uwunganira Ingabire yasobanuye ko iyi migambi y’ishyaka yakozwe mu mwaka wa 2006 kandi icyo gihe ItegekoNshinga ry’uRwanda naryo icyo gihe ryari ritarahinduka ngo hashyirwemo ijambo« genocide yakorewe abatutsi » Me. Ian  akaba yabwiye urukiko ko iyi nyito itabazwa Ingabire kuko inshyashya yari itarabaho.

Me. Iain Edwards akaba yabwiye urukiko rw’ikirenga ko ku cyaha cyo gupfobya genocide Urukiko rw’Ikirenga rwazazirikana ibijyanye n’umwanzuro rwagifasheho mu rubanza n°0031/11/S/CS rw’abanyamakuru Sayidadi Mukakibibi na Uwimana Agnes Nkusi aho  urukiko rwabahanaguyeho icyi cyaha cyo gupfobya  genocide rushingiye ko igeteko rihana icyi cyaha mu ngingo yaryo ya 4 ridasobanutse kuko ridatanga igisobanuro ku nyito y’icyaha, runavuga ko ubushinjacyaha butigeze bwerekana ubushake bw’abo bwaregaga ku kuba bari bagambiriye gukora icyo cyaha. Me.Edward akaba yavuze ko uwo yunganira nawe yahutajwe n’iri tegeko kandi akwiye kurenganurwa.

Ku bijyanye no kudafutuka kw’iri tegeko abunganira Ingabire babwiye urukiko ko amategeko arimo urujijo abangamiye amasezerano uRwanda rwashyizeho  umukono tariki ya 16/07/1997  ku bijyanye n’uburenganzira bwa gisivire n’ubw’abanyapolitiki aho busobanura ibijyanye nuko uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu atekereza bugomba kubahirizwa.

Uyu munyamategeko akaba yafashe ijambo uyu munsi nyuma yuko ku munsi wejo wari wihariwe na none n’umunyamategeko Gatera Gashabana aho yasobanuye inenge zikomeye zabaye mu Rukiko Rukuru harimo kwirengagiza amasezerano atandukanye Leta y’uRwanda yagiye isinya,uburenganzira bwo kwiregura buteganywa n’itegeko nomero 119 rirebana n’imiburanishirize y’imanza  nshinjabyaha butigeze bwubahirizwa kuwo yunganira, no kuba mu bimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha nta na hamwe byerekana uruhare Ingabire yabigizemo. Me. Gatera Gashabana akaba yarabwiye  urukiko ko bitangaje ukuntu abareganwa na Ingabire urukiko rwabagize abere ku byaha bo biyemerera kandi basabira imbabazi. Kuri Me.Gashabana ibi bikaba bivuze ko ubwirege bwabo butemewe nyamara ibyo babwiye urukiko babeshya hagamijwe gufungisha uwo yunganira byo urukiko rukaba rwarabihaye agaciro.

Urubanza rukaba ruzasubukurwa ku munsi wejo Umunyamategeko Ian yereka urukiko videwo y’ijambo Ingabire yavugiye ku rwibutso rwa genocide ku Gisozi kugirango arufashe kumva uburyo ibyo uwo yunganira byagoretswenkana hagamijwe kumugerekaho icyaha cyo gupfobya genocide kandi nyamara mu ijambo yahavugiye nta kibi kirimo.

 

FDU-Inkingi

Boniface Twagirimana

Umuyobozi wungirije w’agateganyo

images (1)

Ishyaka Ishema muri Norvège!

$
0
0

Amakuru agaragara ku rubuga rw’ishyaka Ishema aravuga ko hamaze gushingwa ikipi y’ishyaka Ishema muri Norvège  twabibutsa ko iryo shyaka riyobowe na Padiri Thomas Nahimana .

Iyo kipi yashinzwe n’umutegarugori witwa Jeanne Mukamurenzi utuye mu mujyi wa Trondheim nk’uko abitangaza mu nyandiko yashyize ahagaragara igira iti:

“Nitwa Jeanne Mukamurenzi nkaba ndi umunyarwandakazi utuye mu gihugu cya Norvege kuva mu kwezi kwa cyenda 2006.

Navutse le 24/8/ 1982 nkaba niga muri Université y’umujyi wa Trondheim (NTNU), akaba ari naho ntuye.  Nk’umunyarwanda, nifuje gufatanya n’abandi kugarurira Abanyarwanda Ishema bambuwe n’Agatsiko kabayoboresha igitugu kuva mu 1994.

Ni muri urwo  rwego niyemeje kwinjira mu Ishema Party. Ishyaka Ishema narikundiye amatwara yaryo yo kubakira politiki ku ndangagaciro z’Ukuri, ubutwari n’Ugusaranganya.  Nakunze ko abashinze iri shyaka bashyize imbere kubaka inzego z’ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi isesuye.

Kuba Ishema Party ryariyemeje kuzana ubwiyunge mu banyarwanda bitari mu magambo gusa  ahubwo bishingiye ku bikorwa bifatika nko gusaranganya ubukungu bw’igihugu ,guteza imbere ISHURI, amajyambere akagera kuri buri wese, ubutabera bukagera kuri buri mwenegihugu ; ibyiza by’igihugu ntibigirwe akarima k’Agatsiko gusa,  ni gahunda nziza ikwiye gushyigikirwa na bose.

Dusubije amaso inyuma tukareba ibiri kubera mu Rwanda, usanga izi ndangagaciro navuze haruguru zarigijweyo bidasubirwaho Agatsiko kayobowe n’umunyagitugu Paul Kagame. Aka Gatsiko  kiyemeje kumunga igihugu bikomeye kuko kahisemo kubakira politiki yako ku Kinyoma, Iterabwoba n’Ukwikubira ibyiza byose by’igihugu.

Abaturage bambuwe uburenganzira bwose mu gihugu cyabo : barakora ariko bakicishwa inzara, bararandurirwa imyaka, barasenyerwa amazu yabo biyubakiye mu mvune nyinshi, baramburwa udusambu twabo…., birababaje kubona Abanyarwanda basigaye baragizwe nk’impunzi mu gihugu cyabo. Hari ukwamburwa ishema birenze uko?

Nta muturage ugihinga icyo ashatse, Agatsiko kabahatira guhinga ibyo gashatse kugirango ubucuruzi bwako butere imbere, muri make umuturage yabaye umucakara w’Agatsiko. Nyamara Leta niyo yagangombaga kumenya no guharanira iteka igifitiye abaturage akamaro, none se  ubusanzwe  abaturage ntibitorera abayobozi kugirango babakorere ibyiza ? (The government is there to serve the people, not the people serving the government!)

Ishyaka Ishema , muri politique yaryo, ubutegetsi ni ubw’abaturage. nirigera ku butegetsi , nta muturage uzagirwa impunzi mu gihugu cye, umuturage wese azahabwa uburenganzira bwe bwo gutura aho ashaka, guhinga icyo ashaka, kurya icyo ashaka….

Gusubiza Abanyarwanda ukwishyira ukizana mu nzego zose z’ubuzima no gufasha buri muturage ngo yiteze imbere ,  niryo shema basonzeye; iri niryo shema ry’umwenegihugu; iri niryo shema nanjye niyemeje guharanira ndetse n’abandi bose twafatanyije gushinga IKIPE ISHEMA yo muri Norvège .

Mu gusoza , nkaba nje gutanga ubutumwa ku Barwanashyaka b’Ishema Party bari hirya no hino ku isi ko natwe hano muri Norvège twiyemeje kuva hasi tugafatanya n’abandi Banyarwanda  guharanira uburenganzira bwacu ! Mwebwe abari ku ngoyi mu Rwanda ntimucike intege, igihe kirageze cyo kubohorwa. Agatsiko ntigakomeze kubatitiza cyangwa kubashukashuka ngo hari ibindi byiza kaduhishiye ! Twarakarungurutse ,  nta handi kaduhishe : icyo kazi ni ukubeshya, gusahura ibya rubanda n’ iterabwoba ! Nimwisuganye mu makipe matoto mato nk’uko abayobozi bakuru b’Ishema Party bakomeza kubitubwira. Umunsi umwe , ifirimbi izavuga , duhaguruke dusezerere Agatsiko , dushyireho ubutegetsi butunyuze, duciye mu nzira y’amahoro. Iyo izaba ari ya Revolisiyo idasesa amaraso twakomeje kubwirwa .

Harakabaho Ishema ry’Urwanda.

Harakabaho u Rwanda rufite demokarasi.

Jeanne Mukamurenzi.

Umuyobozi w’Ikipe Ishema, Norvège.”


Urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa rwaburijemo icyemezo cyo kohereza Innocent Musabyimana mu Rwanda

$
0
0

Urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa bwaburijemo kuri uyu wa kane tariki ya 25 Mata 2013, icyemezo cyari cyafashwe muri Mutarama uyu mwaka n’urukiko rw’ubujurire rw’i Dijon cyo kohereza Inocent Musabyimana, umunyarwanda ukekwaho Genocide n’ibyaha byibasiye inyokomuntu kuburanira mu Rwanda.

Urukiko rusesa imanza rwohereje urwo rubanza mu rukiko rw’ubujurire rw’i Paris, impamvu icyo cyemezo cyo kohereza Musabyimana mu Rwanda cyanzwe ngo ni ukubera ko ngo urukiko rw’ubujurire rw’i Dijon rutigeze rushakisha kumenya niba ibyaha bishobora gutuma Musabyimana yoherezwa mu Rwanda hari amategeko y’u Rwanda yabihanaga yariho mbere y’uko ibyo byaha bikorwa, ibyo ngo bikavuga ko nta mategeko urwo rukiko rwashingiyeho rufata icyo cyemezo.

Ku wunganira mu mategeko Bwana Musabyimana, ariwe Me Philippe Meilhac ngo arizera ko iki cyemezo cy’urukiko kizatuma Leta y’u Rwanda itongera kwishora mu manza izi ko itazatsinda.

Uyu mugabo watawe muri yombi muri Mutarama uyu mwaka ahitwa Dijon rwagati mu Bufaransa, yari yarezwe ibyaha bitandatu n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, ari byo Genocide, ubufatanyacyaha mu gukora Genocide, Ubwicanyi, ibyaha byibasiye inyokomuntu, gufata abari n’abategarugori ku ngufu, no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Ubwanditsi

Rwanda: Gitwaza yahunze FPR!

$
0
0

Nyuma yo kwibasirwa n’intore za FPR,Umuvugabutumwa Apotre  Paul Gitwaza washinze itorero Zion Temple yabonye bikomeye akuramo ake karenge.

Hashize igihe kirekire umuvugabutumwa  Apotre  Paul Gitwaza  agendererwa n’abambari ba FPR Inkotanyi  bagamije kwinjirira itorero Zion Temple yashinze mu Rwanda akaba yaranaribereye umuyobozi w’ikirenga. Uyu mugambi wo kwinjira mu matorero kwa FPR uba ugamije kuyigarurira binyuze mu kuyashyiramo abitwa abyobozi b’abapasitoro ariko ari “Intore butwi”  maze aho kugirango mu matorero habe ahantu ho kubaka roho z’abantu bafashwa kwegera Imana ndetse no gukora ibishimwa nayo ahubwo hakagirwa umuyoboroncengezamatwara ya FPR.  Aya mayeri ya FPR yo kwigarurira amatorero agahinduka ikibuga cya politiki akaba amenyerewe kandi  hafi mu matorero yose ariko ngo Paul Gitwaza we akaba yari yarabereye ibamba FPR akayibwira ko umuhamagaro we atari uwa politiki ko yahagurukijwe no kuvuga ubutumwa bwiza bw’Imana.

Iyi gahunda ya FPR yo kwinjira  mu matorero no kuyagira ibikoresho byayo ikaba imenyerewe cyane ariko mu minsi yashize ikaba yari yibasiye itorero ADPR aho nyuma y’igihe kirekire byarayinaniye kwinjira muri iri torero yashizwe  ibigezeho maze ikanariha abayobozi b’abatsindirano ( intore zayo ariko zambaye amakote yanditseho inyuma Pasitoro).

Tugarutse ku kibazo cya Apotre Paul Gitwaza n’itorero Zion Temple,ikinyamakuru Rwanda in Liberation cyakurikiranye icyi kibazo maze kimenya ko imvo n’imvano yo kwibasira uyu muvugabutumwa kuburyo bwihariye cyafashe indi sura ubwo igihe Leta ya Kigali yiteguraga gutera Congo yifashishije abitwa abatutsi b’abanyekongo  dore ko nuyu muvugabutumwa ariho akomoka,  ngo yasabwe na FPR ko yaba umuvugizi w’umutwe M23 maze uyu muvugabutumwa arabatsembera ababwira ko umuhamagaro we atari uwo kujya mu ntambara zimena amaraso y’inzirakarengane ko yahagurukijwe no gukiza imitima. Ibi ngo nibyo byatumye FPR  imwihorera ariko ikubita agatoki ku kandi ariko irikomereza ijya gushaka ahandi yakura umuntu uzwi n’abantu benshi kandi wakumvwa n’abanyamurenge bo muri Kongo kuko akeshi intambara nyinshi zibera muri kariya karere nibo zitirirwa mu rwego rwo kumvisha amahanga ko ikibazo ari icy’abakongomani mu gihe batangira gushyira mu majwi leta ya Kigali. Gusa mu gushakisha undi munyamurenge uzwi cyane wakwemerwa n’abatutsi bo muri Kongo bityo bigatuma nabo bitabira intambara ngo babashije kubona Bishop Runiga maze we abemerera kwiyambura inkoni y’ubushumba bw’intama z’Imana afata imbunda yo kurasa inzirakarengane aba ariyo asimbuza Bibiriya Yera .

FPR mu kureba uko yakwivuna uyu muvugabutumwa Paul Gitwaza nkuko bisanzwe, ngo yakoresheje amayeri menshi ndetse nayo kumushakira icyaha cyabaga gifite intego yo kumusebya mu itorero maze agata agaciro ndetse bikuririrwaho agafatwa agafungwa. Ibi ngo byatumye bamutereza abagore beza babaga bahawe ikiraka na FPR ngo bakore uko bashoboye bamukoreshe icyaha cyo gusambana maze babone uko bamusimbukira bamufunge ashinjwa gufata ku ngufu maze polisi ibe yahashinze amatako imute muri yombi akatirwe imyaka akangari maze ibye birangirire aho. Amakuru Rwanda in Liberation yabashize kumenya nanone mu itohoza yakoze ni uko ibi byo kumuteza abagore n’abakobwa beza byakozwe ariko Apotre Gitwaza akaza kuburirwa n’inshutiye magara yari yamenye uyu mugambi. Ibi ngo nibyo byatumye uyu muvugabutumwa agirwa inama n’inshuti ndetse n’abantu bahafi bari bafatanyije kuyobora Itorero Zion Temple maze bamugira inama yo kuva mu Rwanda.

Kubera ubucuti bwihariye uyu muvugabutumwa yari afitanye na Perezida w’igihugu cy’u Burundi Petero Nkurunziza ,ngo yagiriwe inama yo gusohoka mu gihugu akajya gukorera i Burundi.  Paul Gitwaza nawe ngo yubashye iyi nama maze ahambira utwangushye yerekeza iyo mu Bashingantahe.

Abasanzwe bakurikiranira kandi banazi neza imikorere ya FPR bemeza ko Gitwaza ahungiye ubwayi mu kigunda bagira bati:” Kugirana ibibazo na FRP ugahungira i Burundi ntacyo bimaze rwose kuko na hariya intore zizamusangayo kuko n’ahatari hariya zijyayo”

Nubwo uyu muvugabutumwa amaeneshejwe ari benshi baramushimye cyane kuko nibura yabashije guhagarara kubyo yemera akanga kuvanga ibidakwiye kuvangwa mu gihe ubu benshi mu bitwa abihay’Imana baba abapsitoro abapadiri,abasenyeri… bose ubu babaye ibiragi aho kwigisha abo

Kakara Deus

Major Micombero yiteguye gutanga ubuhamya ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana n’iyicwa ry’abafaransa 3 byakozwe na FPR

$
0
0

Nyuma yo gusoma inkuru yanditswe n’ikinyamakuru Marianne ivuga ko Major Jean Marie Micombero wahoze ari umunyamabanga mukuru muri Ministère y’ingabo mu Rwanda ubu akaba ari umukuru w’Ihuriro RNC mu gihugu cy’u Bubiligi (umutwe utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda), yagitangarije ko afite amakuru kw’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana ndetse no ku rupfu rw’abafaransa batatu bari batuye hafi ya CND ahari hakambitse ingabo za FPR mu 1994, urubuga The Rwandan rwifuje kugirana ikiganiro na Major Micombero ngo atubwire by’imvaho ayo makuru. Major Micombero yemeye gusubiza ibibazo bya mugenzi wacu Marc Matabaro.

Major Jean Marie Micombero, ushobora kwibwira abasomyi ba The Rwandan muri make ukanababwira imirimo wakoraga mu ngabo za FPR muri 1994? Kuko hari abatangiye kuvuga ko wari umusirikare wo hasi cyane (platoon sergeant) ko utigeze ukora akazi katuma warashoboraga kubona amakuru yo mu rwego rwo hejuru icyo gihe!

Nageze muri CND mu Kuboza 1993, ndi kumwe n’abasirikare ba Batayo ya Gatatu ya APR yari iyobowe na Lt Col Charles Kayonga, yari ishinzwe kurinda abayobozi bakuru ba FPR mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’Arusha hagati ya FPR na Leta y’U Rwanda y’icyo gihe.

Nahageze mfite ipeti rya sous-lieutenant nari narahawe muri uwo mwaka wa 1993. Mbere y’uko ntoranywa ngo nze mu basirikare 600 boherejwe i Kigali, icyo gihe mbona iryo peti nabaga muri unity ya High Command yarindaga Chairman wa High Command ariwe Paul Kagame.

Muri Batayo ya 3 muri CND nari umwe mu basirikare bari mu gashami kari gashinzwe iperereza.

-Muri Nyakanga 1994, iminsi mike mbere y’uko hashyirwa inzego za Leta nshya, natoranyijwe mu basirikare bagombaga gukora umutwe uzashingwa kurinda Perezida wa Repubulika. Muri uwo mutwe ninjye wari ushinzwe iperereza (I.O) akazi nakoze kugeza muri 1995 igihe najyaga gukomeza amashuri muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare mu ishami ry’amategeko.

Niba atari ibanga watunyuriramo muri make ibyo wumvise muri icyo gihe bijyanye n’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana? Ko hari amakuru avuga ko abasirikare  Batayo ya 3 bari muri CND bari basabwe kwitegura imirwano « stand-by class one » saa moya z’ijoro tariki ya 6 Mata 1994 maze indege ya Habyalimana igahanurwa saa mbiri n’igice?

Kuri iyi ngingo nta kirenzeho natangaza kuko amakuru mfite, ni amakuru akomeje gutindwaho mu itangazamakuru bishobora kugira ingaruka ku iperereza cyangwa ku ubutabera ku kibazo cy’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana ariko ikidashidikanywaho dufitiye ibimenyetso bihagije n’uko iyo ndege yarashwe n’abasirikare b’iyo Batayo ya gatatu biteguwe binashyirwa mu bikorwa ku mabwiriza y’uwari umuyobozi w’igisirikare cya FPR, Paul Kagame abicishije ku uwari umuyobozi wa Batayo ya 3, Lt Col Charles Kayonga.

Na none niba atari ibanga wagira icyo utubwira ku rupfu rwa bariya bafaransa batatu bari batuye hafi ya CND aha ndavuga adjudant-chef Alain Didot n’umugore we Gilda na adjudant chef Jean-Paul Maïer?

Nk’uko mbisobanuye haruguru twakwirinda kwinjira cyane ku byabaye bifitanye isano n’urupfu rw’aba bafaransa kuko bishobora kugira ingaruka ku butabera kuri iki kibazo ariko rero aba bafaransa bishwe ku mabwiriza ya Lt Col Charles Kayonga wari uyoboye Batayo ya gatatu, ndetse n’ababishe barabyigambaga ku mugaragaro icyo gihe ahubwo batangiye kubihakana aho ikibazo kibyukiye.

Kuki wahisemo kuvugana n’ikinyamakuru kitazwi cyane ku rwego mpuzamahanga nka Marianne aho kujyana ubuhamya bwawe mu butabera bw’umufaransa dore ko n’umucamanza w’umufaransa Marc Trévidic arimo gukora iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana?

Amakuru kuri ibi bibazo byombi arahari, ikibazo gihari n’uburyo abashinzwe kuyakoresha biragaragara ko baseta ibirenge mu gushaka kumenya ukuri kuko sinjye njyenyine ufite amakuru nk’aya. Bamwe mu banyamakuru bakurikiranye ibimaze iminsi bitangazwa mu binyamakuru by’i Burayi akenshi byagorekaga ukuri, bashatse gucukumbura ngo bimenyere ukuri ni mu urwo rwego baje batugana. Uretse ko hari byinshi umuntu yakwirinda gutangaza mu bitangazamakuru bikazajya ahagaragara igihe kigeze kuko ari abafaransa ari abanyarwanda bekeneye kumenya ukuri n’ubutabera bugakora akazi kabwo.

Ese ko hashize imyaka 19 biriya bikorwa bibiri bibaye, ndetse nawe ubwawe ukaba umaze imyaka nk’ibiri mu buhungiro wari utegereje iki ngo utange ubwo buhamya? Kuba uri umukuru wa RNC ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Kagame mu Bubiligi, ntabwo byaba bisobanura ko ibyo wavuze bihishe impamvu za politiki?

Ibyaha bikomeye nk’ibi ntabwo bisaza, n’ukuvuga ko igihe icyo ari cyo cyose ukuri cyangwa ibimenyetso bibonetse bihabwa agaciro kabyo, ikindi kandi hagati ya 1994 n’igihe nahungaga ntabwo byashobokaga kuba umuntu yagaragaza ukuri kuko byari bimeze nko kwiyahura, bikaba bitanatandukanye n’abantu bari mu Rwanda bazi ukuri kuri ibi bibazo bibiri bagize icyo bavuga byaba ari ukwiyahura.

Ikindi kandi ngeze mu buhungiro ikihutirwaga ntabwo byari ukugaragaza ibimenyetso ahubwo kubanza kureba ibimenyetso bihari n’icyo byakoreshwa ni byo byari ngombwa, kuko ibimenyetso birahari byinshi ariko ababihawe ntacyo babikoresha.

Kuba hari ukuri nzi kuri ibi bibazo byombi, kuba umunyapolitiki ntabwo byambuza kugaragaza ukuri nzi, ahubwo kutabivuga byaba atari ugutanga umusanzu wanjye mu kumenyekanisha ukuri ku byabaye mu Rwanda.

Nk’umuntu uzi ibijyanye n’amategeko kuba warabonye ibyo bintu bikorwa ntubivuge kandi wari muri izo ngabo zakoraga ibyo, ntabwo utinya ko byafatwa n’ubutabera nk’ubufatanyacyaha?

Ibyo bikorwa ntabwo nigeze mbishyigikira, ntabwo mbishyigikiye ubu ndetse nta n’inkunga natanze kugira ngo bikorwe ahubwo mbishyize ahagaragara igihe nzi ko bishobora kutangiraho ingaruka, icyo nashoboraga gukora n’ukubiburizamo ariko ntabwo nari mbifitiye ubushobozi. Na none kubishyira ahagaragara nkiri mu maboko ya bariya bicanyi ntabwo byashobokaga.

Mu minsi yashize Bwana Dr Rudasingwa igihe yatangaga ubuhamya ku bijyanye n’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana, yavuze ko hari abandi batangabuhamya benshi biteguye gutanga ubuhamya mu gihe baba barindiwe umutekano, ese mubo yavugaga nawe waba urimo?

Ibyo Dr Rudasingwa yabwiye umucamanza Trévidic biri hagati ye n’uwo mucamanza njye ntacyo mbiziho. Ariko hagize icyo umucamanza ambaza namubwira icyo mbiziho.

Nyuma y’aya makuru watanze nta bwoba ufite kuri wowe n’umuryango wawe wenda n’igitutu cy’abantu bo mu muryango nk’uko byagendekeye abandi bantu bagiye batanga amakuru ku ihanurwa ry’iriya ndege?

Nashakaga ngo abantu batekereza ko nshobora guterwa ubwoba mbakurire inzira ku murima, kabone n’iyo bananyica bagakuraho n’umuryango wanjye wose. Kimwe mu byo iyi ngoma y’abicanyi ishyira imbere ni iterabwoba, idushyiraho igamije kugirango tudashyira ku mugaragaro amarorerwa bakoreye abanyarwanda na n’ubu bakibakorera. Iyo ndwara y’ubwoba narayikingiwe. Kuba ntacyo barankoraho kugeza ubu si urukundo bamfitiye ni uko ahubwo niba atari Imana iturinze byarabananiye. Bagerageje byinshi, birimo kumpamagara, kunyoherereza intumwa zitandukanye zigamije kungura ndabananira, iterabwoba rinyuranye byaba kuri njye cyangwa ku muryango wanjye ryarageragejwe. Bagerageje kumparabika bakoresheje ibitangazamakuru byabo ntibyanca intege ahubwo bigatuma abanyarwanda barushaho kumenya imikorere n’ikinyoma by’iriya ngoma.

Mu gusoza nakubaza nk’umuntu wize iby’amategeko, urabona ubu buhamya bwawe bufite uburemere bungana iki dore ko hari benshi batanze ubuhamya bamwe muri bo bakivuguruza, ubundi ntibuhabwe agaciro?

Kugeza ubu nta buhamya ndatanga kandi agaciro k’ubuhamya kemezwa n’urukiko kandi ibi bibazo byombi nta rukiko rurabiburanisha. Gusa icya ngombwa n’iyo ubutabera bwo hanze butafatira imyanzuro ibibazo nk’ibi cyane cyane ibirimo abanyarwanda, hari igihe u Rwanda ruzagira ubutabera butavugirwamo n’abanyagitugu ku buryo byatinda byatebuka ukuri kuzajya ahagaragara. Murakoze

Murakoze namwe kuba mwemeye kuganira natwe.

Marc Matabaro

Mutsindashyaka yakubise hasi ibipfukamirizo none imbehe bayubuye!

$
0
0

Nyuma y’igihe kitari gito asa n’uwateye umugongo Politiki yo mu Rwanda, Mutsindashyaka Théoneste yongeye kugirirwa icyizere, aho yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango ushinzwe kurwanya ikwirakwiza ry’intwaro nto n’iziciriritse mu karere k’Ibiyaga Bigari, mu Ihembe rya Afurika no mu bihugu bihana imbibi RECSA (Regional Centre on Small Arms).

Itangazo ry’Ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame yo ku wa 24 Mata 2013, ni bwo Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Inama y’Abaminisitiri b’Ibihugu bigize Umuryango RECSA (Regional Centre on Small Arms) ushinzwe kurwanya ikwirakwiza ry’intwaro nto n’iziciriritse mu Karere k’Ibiyaga Bigari, mu Ihembe rya Afurika no mu bihugu bihana imbibi, yateraniye i Kigali kuva ku itariki ya 22 kugeza ku ya 23 Mata 2013 yahaye imyanya y‘imirimo abakandida batanzwe na Guverinoma y’u Rwanda ari bo Mutsindashyaka Théoneste wagizwe Umunyamabanga Mukuru, na SC Kamali Theophile wagizwe Umuyobozi ushinzwe igenamigambi n’ikurikiranabikorwa (Director of Planning and Coordination).

Mutsindashyaka Théoneste yakoze akazi gatandukanye ka Leta, aho yabaye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, aba Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, aba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, yavuye aho yerekeza muri Gereza Nkuru ya Kigali (1930) aho yakekwagaho kunyereza umutungu wa Leta.

Mu mwaka wa 2010, ni bwo yasohotse muri gereza agizwe umwere, kuva icyo gihe ntiyongeye kugaragara muri politiki, none nyuma y’imyaka ine afunguye yongerewe kugirirwa icyizere.

Source:igihe.com 

“Mu kanya urumva banditse kuri le Prophète ngo dukorana n’Inkotanyi”:Bonaventure Habimana (video)

Kazungu Nyilinkwaya Jean Paul arasobanura impamvu yavuye muri RNC (video)

Ihirima ry’Ingoma z’igitugu rirashoboka n’iyo zaba ziringiye Igisirikari giteye ubwoba

$
0
0

Ihirima ry’Ingoma z’igitugu rirashoboka n’iyo zaba ziringiye Igisirikari giteye ubwoba , ibitwaro byinshi cyane kandi bikaze, Inzego  z’ubutasi zikaze kandi nyinshi, n’Ibifaranga byinshi by’Ishyaka riri ku butegetsi, ndetse n’ubucuti bukomeye mu nzego n’ibihugu by’amahanga.

Mbanje kuramutsa abali busome iyi nyandiko mwese, ngira nti Mugire ibyiza Imana igenera abayo kandi mukunde abanyu mushaka icyateza bose imbere kandi mwirinda ivangura iryo ariryo ryose.

Muli aka kanya gato tubonye nifuje kubaganirira ku byabaye ku Ngoma yazanywe na Revolisiyo ikomeye cyane yabayeho mu Burusiya yari irangajwe imbere n’uwitwa Vladmir Uliyanovi waje kumenyekana ku kazina ka Lenine. Iyo Ngoma y’igitugu n’iterabwoba yabayeho hagati y’umwaka w’1917 kugeza mu w’1989, ubwo irangira ryayo ryagaragariye cyane mu isenyuka ry’Urukuta rwa Berlini rwagabanyagamu kabaili Ubudage, Uburayi ndetse n’Isi yose. Ibyo bihe byahise bishyira n’iherezo ku cyari kizwi nk’intamabara y’ubutita, hagati y’ibihangange bibili alibyo Uburusiya (URSS) na Leta zunze ubumwe za Amerika. Aha nituvuga Uburusiya turaba tuvuga mu by’ukuli Repubulika zunze ubumwe z’abasoviyeti, zari zirimo n’igihugu cy’uburusiya nyirizina.

Mu mwaka wa 1961, habayeho igisa no kugabanyamo uburayi n’isi kabili ubwo hubakwaga icyaje kwitwa Urukuta rwa Berlini. Abo mu Budage bw’uburasirazuba bageragezaga kurira urwo rukuta ngo bajye mu budage bw’uburengerazuba kwishakira ubuzima baricwaga ku bwinshi, kubera abasilikali b’abadage b’icyo gihugu n’abasilikali b’abarusiya (URSS) na Services za maneko z’abarusiya zari zibumbiye mu cyitwaga KGB. Ubwo niho intambara bita iy’ubutita yagaragaye ku buryo budasubirwaho no ku batari baziko iliho, maze isi isigara isa n’igabanyijemo ibice bibili : abari ku ruhande rw’abarusiya n’abari ku ruhande rw’abanyamerika, tutirengagije ko hali ibihugu bimwe byiyitaga intabogama aliko mu by’ukuli nabyo bifite aho byegamiye mu buryo bw’ibanga n’imibereho yabyo.

Tugarutse ku burusiya rero :

Kuva mu myaka ya 1917 mbese ku ntsinzi ya Vladmir Oulianov (bamwe bitaga Lénine) mu cyo bise Révolution Bolschévique, abarusiya bashyizwe ku ngoyi y’ubwoba n’iterabwoba no kwicwa no kubaho uko badashaka, ku buryo nta n’uwatinyukaga gukopfora, ibyo bikomeza na nyuma ya Lénine (staline, krutchev, etc.). Kandi ubwo igishekeje ni uko Lenine mu ntambara ye no mu ntsinzi ye yavugaga ndetse yavugwaga nk’uwabohoye rubanda rwari rwaramazwe n’ubutegetsi bubi bw’aba Tsar (abami b’Uburusiya bari bamaze igihe kinini cyane). Ni uko Iyo Ngoma iza izanye udushya twinshi mu myambarire, mu myubakire, mu myigishirize (harimo no guhuzagurika bikabije, programu zihindagurwa uko bwije uko bukeye, uburyo bwo kwigisha buhindagurwa uko abafashe igihugu bahumetse cyangwa se barose mu nzoz)i, Imbyino reka sinakubwira, ibyo byose bitwikiriwe ikinyoma no kwerekana ko ibyiza byatashye mu barusiya, aliko iterabwoba ali ryose kuko hakorwaga icyo abambari b’ingoma bashaka gusa nta kindi. Kwica byabaye nk’agakino ku butegetsi, kabone n’iyo uwo budashaka yabagab ahungiye hehe, ambassade z’igihugu zisigara zisa n’aho zishinzwe guhiga no guhotora abanyagihugu n’inshuti zabo aho bali hose keretse uwemeye kugendera mu kigare cy’ubuyobozi bwariho akagambanira abe n’abatari abe ngo arebe ko yaramuka kabiri. Icyo gi système cyagize imbaraga ziteye ubwoba ku buryo bensho bumvaga ko kidashobora no kuzavaho nubwo abazi kwitegereza bo babonaga ko ihirima ryacyo rishoboka cyane, aliko ntihagire ulisohora mu kanwa. Ubwo rubanda ihebera urwaje.

Mu mwaka w’1989 Uburusiya bwari bufite ibicurisho by’ibitwaro bya kirimbuzi bigera ku bihumbi icumi (10 000 tetes nucléaires) ndetse na Amerika  ifite 10 000 ugereranyije. Ibyo bitwaro byari bihagije kuba byasenya isi dutuyeho inshuro nyinshi aliko kubicura ntibyahagaze, n’ubu za IRAN na Koreya ya Ruguru bari kubishaka. Ubwo rero murumva ko nta muntu wari gutinyuka kuvuga ngo agiye guhirika iyo ngoma y’abarusiya ku ngufu za gisilikali ngo azabone umushyigikira, ahubwo abantu bali kumwita n’umusazi. Turetse n’igislikali no kwiyemeza kuyirwanya ngo urazana demukarasi n’uburenganzira cyangwa se ubwisanzure bw’abanyamakuru byari ikizira kuko byari nko kwihanduza icumu. None se byagenze bite ko ubu ibintu byahindutse?

Mu by’ukuli byo byose ntibyabujije ko mu gushyingo 1989 (nyuma y’imyaka 28) Rwa Rukuta rwa Berlin ruhirima by’intangarugero kandi mu buryo budasubirwaho, yewe bitanaturutse no ya systemes zo mu Burasirazuba cyane, hejuru y’ibyo bitwaro, n’ingabo zitagira uko zingana, n’inzego z’ubutasi zikaze cyane kandi nyinshi cyane, n’ibifaranga binayanyagizwa hirya no hino mu kwica no guhotora abagerageza kuvuga ibikwiye, no gukura umutima ab’indani n’abahungiye hanze, n’ababashatse b’abanyamahanga. Byagize bitya haza inkubiri yo gushira ubwoba maze iza nk’iya Gatera ni uko icyari ubutita gihinduka amazi abira, noneho rwa Rukuta no hasi ngo ba! Bose babireba, abaturage bahagurutsebasaze baciye ibintu, abumirwa barumirwa! Abandi bati Nta gahora gahanze koko, kandi nta no gutinya gutera intambwe n’iyo byasaba gusenya Urukuta ruremereye cyane.

Reka turebe uko imbere mu butegetsi bwa Moscou (umurwa mukuru w’Uburusiye-URSS wari warashyizweho na Lenine agifata ubutegetsi), byari byifashe hagti aho?

Muli Système imbere naho rero ibintu ntibyari byifashe neza cyane nk’uko abantu babyibazaga mu bwoba bwinshi bari bifitiye. Indani mu nda y’Ingoma naho bombori-bombori yari yaratangiye aliko bitavugwa, impinduka itutumba, abantu bose babona ko bili hafi, aliko akoba ali kose bakaruca bakaryumaho nk’abatabibona. Abatabyemera nabo byari nko kwihagararaho by’abaryi batinya kunamuka ku mbehe.

Muli icyo cyuka rero, Abategetsi ba Moscou bari baranogeje umugambi wize neza wo kubuza urwo rukuta guhirima no gucubya iyo nkubiri yo kuva mu bitotsi no mu kinya kw’abaturage na bamwe mu babahagarariye mu karere kose k’ibihugu by’uburasirazuba bw’uburayi. Iyo strategie yo kubicubya si iyindi yari iyo kwica nibura abantu igihumbi (1000 people), noneho abari mu bwoba no mu kinya bagasinzirira ko bakagwa igihumura bakava mu byo barimo byo gutuma ibintu bihinduka bikaba byiza. KGB yari yarabyize neza isanga hishwe abantu igihumbi ibintu byahita bituza abantu bagaceceka ako kanya. Kandi n’imyiteguro yo gutunganya iyo gahunda yari yararangiye. KGB yatanze inama n’impamvu ivuga iti abapfuye bose, aka gahumbi kamwe gatwaye iki, aliko ibintu bikaguma mu buryo? (maze nawe uti iki!)

Kwica abantu igihumbi kandi ntibyari ikibazo ku butegetsi bwari bumaze kwica abasaga miliyoni makumyabili n’eshanu z’abantu (25 000 000) kuli iyo ngoma y’aba sovieti yazanywe na Lenine wiyitaga Liberateur cyangwa umucunguzi wa rubanda rwari rugiye gushirira mu kaga n’agahinda muli revolisiyo yayoboye bikanamuhira agashyikira intsinzi muli 1917 (ba giti mu jisho ntibanyumve nabi, nivugiye Vladmir Oulianov a.k.a. Lenine, nta undi mvuze). Uwo mubare wari uteye ubwoba ku buryo umwe mu bakoranye n’iyo ngoma watinyutse kubikomozaho amaze kwitandukanya n’iyo Leta, Bwana Soljenitzyne wahoze ali umusilikali muli Armée Rouge, hose bamuteye utwatsi ngo arahimba arabeshya, ngo nibajya kubeshya ntibagakabye, ngo bajye bavuga icyo bapfuye n’ingoma bakoreye bareke guhimbira les libérateurs, n’ibindi n’ibindi…, nyamara, nyuma byaje kugaragara ko byari impamo.

Aliko ngo burya agatera amapfa gatera n’ibihahishwa, kandi umwanzi aca akobo Imana ica akanzu, mu bategetsi b’abarusiya, halimo abari baratangiye kutemera iyo miyoborere barimo cyane cyane umugabo IAKOVLEV wari ideologue wa perestroyika, mbese yari mu bakomeye kuli ideoloji cyangwa se ingengabitekerezo ya perestrouyika. Uroye uyu mugabo Iakovlov na bagenzi be nibo badukanye iyo ngengabitekerezo y’icyaje kwitwa PERESTROIKA, ni ukuvuga kugorora imyubakire (defaut de construction ya système) cyangwa se kongera kubaka cg se kubaka bundi bushya hagamije gushakira rubanda ibyiza.

Uko byari byifashe muli icyo gihe rero, Iakovlev hamwe n’wari Ministre w’Ububanyi n’amahanga Bwana Chevarnadze bari impirimbanyi za réformes bashaka ko iterabwoba rirangira ibintu bigahinduka, mu gihe Uwali Chef wa KGB Bwana Krioutchkov ashyigikiwe cyane na Ministre wa Defense aliwe Yazov, bo bari intanyeganyezwa mu butagondwa bwabo bwo gukomeza systeme uko ili mu bikorwa byayo no mu nzira zayo z’iterabwoba. Naho Gorbatchev yari ahagaze nk’umusifuzi cyangwa se nk’Umwunzi muli uko guhangana kw’ibyo bice byombi.

Dore amagambo Iakovlov yabwiye Gorbatchev mu kwezi kwa cumi (Ukwakira 1989):  ”Niduhitamo gukoresha ingufu nk’uko KGB ibivuga turaba duhindutse Ingaruzwamuheto za KGB n’inzego z’Igisilikali maze baturagire uko bashaka. Kandi ibi nubyemera, karaba kabaye icyitwa réforme cyose twariho dushaka ko cyabaho muli URSS kiraba gihambwe na burundu, hanyuma kandi ntibizarangirira aho kuko nyuma tuzahita tujugunywa tuvanwe ku butegetsi nabi cyane“.

Gorbatchev yabuze icyo yafata n’icyo yareka kuko bitari bimworoheye na gato kuyobora système iremereye gutyo kandi ifite amateka maremare no mu bihe yabonaga ko impinduka ishobora kuza nta kabuza. Byaramugoraga kugira uwo ashyigikira n’uwo atera umugongo kuko we yali umuntu wumva bose banyurwa, aliko Imana yamuremye yari yaramwihereye Umugore udasanzwe witwa RaÏssa. Nguyu uwo abarusiya, abadage n’abandi bakesha gutabarwa, nguyu uwo isi ikesha kuba iliho uko ilho gutya muli iki gihe cyanyuma ya guerre froide, nguyu uwashyize akadomo kuli guerre froide, akoresheje imbaraga ahabwa no kuba umugore na influence positive yagize ku mugabo we. Bikaba byaratumye Gorbacevu ubu ku isi afatwa nk’igihangange kidasanzwe kubera ibyo yakoze byo kurangiza burundu ya Ngoma yari imaze imyaka myinshi cyane no kubohora byinshi na benshi, no gutuma uburusiya bushobora gutangira gutekereza ku buryo bw’iterambere rya nyaryo.

Gorbatchev yumvaga umugore we cyane akanamugisha inama aho rukomeye no mu bya Politique icyo yamubwiraga ntiyongeraga gutekereza ukundi. RaÏssa rero yasaranye umugabo we aramwemeza neza neza, maze Gorbatchev ahita afata icyemezo cya kigabo ahitamo gushyigikira tendance ya Iyakovlev yo kutica abaturage. Ni uko amateka y’isi ahinduka atyo. Cya gi systeme cy’ibibaraga n’ibigufu byinshi n’terabwoba rikaze, n’amaboko y’inshuti nyinshi mu gihugu no mu mahanga, kirangira gityo, Nyuma yahogato abaturage bose barahagurutse banagisenyana rwa rukuta mu Gushyingo 1989, ali nabwo rwahirimye nta nkurikizi.

 

Bamara, Prosper

Vice-Perezida w’Umutekano

Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI


Ni inde utarashakaga ko amasezerano ya Arusha ajya mu bikorwa?

$
0
0

Radio Itahuka ijwi ry’Ihuriro Nyarwanda RNC yateguye ikiganiro mpaka kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Mata 2013, cyari kigamije kwibaza uwabuzaga amasezerano ya Arusha kujya mu bukorwa mu by’ukuri. Hari hatumiwe:

-Dr Anastase Gasana wahoze ari Ministre w’ububanyi n’amahanga, ubu akaba ari umukuru w’ishyaka rya politiki ryitwa ABASANGIZI, we yemeza ko ari Perezida Habyalimana wangaga ndetse agashyira amananiza mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Arusha

-Bwana Enock Ruhigira, wabaye Directeur de Cabinet wa Perezida Habyalimana, we yemeza ko Perezida Habyalimana yifuzaga ko amasezerano ya Arusha ashyirwa mu bikorwa ahubwo yabangamiwe na FPR yari yaragize ibikoresho abanyapolitiki bari bafite inyota y’ubutegetsi

-Bwana Justin Bahunga wakoze muri Perezidansi ya Repubulika ku butegetsi bwa Perezida Habyalimana, ndetse akaba n’umwe mu bakozi bari bahagarariye u Rwanda mu gihugu cya Uganda mbere ya 1994.

Muri make impaka zari urudaca. Mukurikire icyo Kiganiro Hano>>>

AHO OPPOSITION NYARWANDA IGEZE MURI MATA 2013: IBIBAZO BYABAJIJWE AMASHYAKA MASHYA YASHINZWE MURI IBI BIHE HAMWE N’ANDI YITEGURWA GUSHINGWA:

$
0
0
UMUYOBORO WA OPPOSITION UGIZWE NA RNC,FDU YA NKIKO NA PDR IHUMURE BAMWE BAKABA BAKORANA NA SOCIRWA NA CLIIR YA MATATA MUKWIBUKA LE 06 ABANDI BAKABA BATEMERA LE 06 AVRIL AHUBWO BAKIBUKA LE 14 AVRIL

Hasanzweho opposition ikorera hanze irimo imiyoboro ibiri y’ifatizo. Hari umuyoboro wa opposition
Hari opposition  ikorera hanze irilmo umuyoboro wa RNC na FDU iyobowe na Nkiko. Iri shyirahamwe rihuriwemo n’abahoze muri MRND na FPR. Uyu murongo ninabo ubarizwamo ishyaka PDR Ihumure kuko PDR Ihumure abakuru bayo bababaye no muri ba membre fondateur ba RNC.
Kubireba na société civile, kugeza ubu uyu murongo bamwe bakorana na SOCIRWA  irimo collectif du 6 avril yibuka le 06 avril buri mwaka kandi  ikaba irangajwe imbere na Matata Joseph wa Cliir abandi muri uwo muyoboro wa politiki ntibemera le 06 avril kuko bo bibuka le 14/4 buri mwaka.
UMUYOBORO WA OPPOSITION UGIZWE N’ISHYAKA BANYARWANDA UKABA UKABA UKORANA N’AMASHYIRAHAMWE ARIMO TUBEHO TWESE MUKWIBUKA UKWEZI KOSE KWA KANE KANDI UKABA ARI UMUYOBORO WUBATSE KURI NOUVELLE GENERATION N’ABASHESHE AKANGUHE BIYEMEJE KUVUGA UKURI KWA GENOCIDE HUTU NA TUTSI
 Hari umuyoboro wa opposition ikorera hanze ugizwe n’ishyaka Banyarwanda n’amashyirahamwe arwanya abakoze génocide hutu na tutsi. Iri ni impuzamashyaka n’amashyirahamwe ashyira imbere nouvelle generation ifatanije n’abasheshe akanguhe mukuvuga ukuri kwambaye ubusa kubya genocide hutu na tutsi mumazina yabwo bwite kandi hagakoreshwa amagambo yabyo ntakuyaca iruhande. Iyi mpuzamashyaka n’amashyirahamwe yahisemo politiki yo hagati no guha uruhare abanyarwanda b’ingeri zose barimo n’abakunda iby’imana n’amasengesho.
Kubireba na société civile, uyu muyoboro wahisemo gukorana n’ibitekerezo bya Tubeho Twese n’andi mashyirahamwe afite umurongo uteye utyo.  Tubeho Twese yo ukwezi kose kwa kane kwa buri mwaka kwahariwe icyunamo ndetse bemera ko ari za activités zo kwibuka zishobora gukora kuyindi minsi.
UMUYOBORO WA POLITIKI YA CNCD UGIZWE NA ODR, UDFR, FDU YA NDAHAYO CNR INTWARI
Muminsi ishize havutse umuyoboro wa opposition ikorera hanze ugizwe CNR Intwari,  ODR Dufatanye, UDFR Ihamye na FDU ya Ndahayo Eugène bakaba barise impuzamashyaka yabo CNCD.
Umwihariko w’iyi mpuzamashyaka n’uko wiganjemo abaperezida b’amashyaka babarizwa mu gihugu cy’u Bufaransa, Ububirigi na Suisse y’igifaransa. Icyo kintu tukivuze gutyo kuko ikibazo cy’indimi z’igifaransa n’icyongereza byadindije igihe kirekire opposition nyarwanda hagahoraho intambara z’abanyamahanga bari inyuma ya opposition buri wese usanga akurura ajyana iwabo ndetse agashaka ko ishyirahamwe rye ariryo ryitwa opposition nyayo, iyo migirire ikabangamira andi mashyaka afitiye abanyarwanda n’isi akamaro cyane cyane amashyaka usanga abakuru bayo baherereye muturere tw’izindi ndimi  nka Nerlandais, Ikidade, indimi nyafurika  n’izindi zitagize aho zihuriye n’intambara y’igifaransa n’icyongereza.
Iki kibazo cy’intambara z’indimi z’aho abantu bahungiye, iyi mpuzamashyaka CNCD ikwiriye gutangaza uko icyumva igatanga umuti kandi abandi bakayifasha kubona umuti ukwiriye kuko opposition nyarwanda yose, muri rusange igizwe n’ibihugu byose by’aho abanyarwanda bahungiye kuburyo nta gihugu kigomba kurusha ibindi imbaraga muri opposition nyarwanda. Ntagihugu kigomba gushyira abantu bacyo imbere kurusha abandi kandi nta gihugu kigomba kwishyira imbere kurusha ibindi.  u Rwanda ntirukeneye intambara zindi ziyongera kubibazo bisanzwe. Buri gihugu cy’inshuti y’u Rwanda kigomba kugira amahirwe angana n’ayibindi bihugu  kandi ntamunyarwanda wo muri opposition ugomba kuzizwa ko adatuye cyangwa ko ategamiye kuri politiki y’igihugu runaka kuko nta munyarwanda n’umwe wigeze ahabwa amahirwe yoguhitamo igihugu ahungiramo.
UMUYOBORO WA OPPOSITION NYARWANDA IKORERA MU GIHUGU IMBERE HAMWE N’ANDI MASHYAKA MASHYA YATANGAJE KO AGIYEYO MURI IYI MINSI:
Hari amashyaka mashya akorera hanze amaze iminsi atangaje ko ahagaritse ibikorwa byayo akaba agiye gukorera mugihugu hamwe n’andi mashyaka asanzweyo mugihugu. Ayo mashyaka ni PDP imanzi na RDI Rwanda rwiza. Ikibazo kuri aya mashyaka n’uko avuga ko azagenda ariko bikaguma ari umushinga utajya mubikorwa.
Mwebwe rero mumaze gushinga amashyaka mashya muri iyi minsi hamwe n’abandi bitegura kuyashinga muhagaze he muri opposition nyarwanda ikorera hanze? Ese hari umurongo mwibonamo kurusha iyindi?   Ese mwatangije umurongo wanyu bwite ?
IMIHANDA ITATU Y’IBISUBIZO OPPOSITION NYARWANDA YIYEMEJE GUCAMO KUGIRANGO IHINDURE IBINTU MU RWANDA
None se ko mungamba opposition nyarwanda ishyize imbere nazo harimo imihanda y’ibisubizo inyuranye muhagaze he?
Hari umuhanda w’intambara y’amahoro ishyira imbere ibisubizo bishingiye kukurwanya iriya ingoma hakoreshejwe ubutabera, n’ibindi byose byo kwerekana ko iriya ngoma ari injenocidaire na dictature igomba kuvaho ikareka amashyaka agakora ibintu bigahinduka.
Hari umuhanda w’intambara y’amahoro wo gukangura abenegihugu bakikiza iriya ngoma nk’uko muri tuniziya byagenze.
Hari umuhanda w’intambara ishingiye kumbunda wihariwe n’abasanzwe muri uwo murongo ubarizwamo ba Ex far n’abandi.
Hari n’umuhanda w’abatekereza coup d’Etat
Hari umuhanda w’abatekereza ukwipfusha no kwihirika kwa Kagame n’ingoma ye. Uyu muhanda ariko ntashyaka tuzi na rimwe riwushyize imbere uretse abantu kugiti cyabo biganjemo abahisemo kwibagirwa igihugu no gushyira imbere ibindi bibazo bakibagirwa igihugu.
Ba Nyakubahwa muyoboye amashyaka mashya rero NIMUTUBERE IMFURA MAZE mudusobanurire kandi musobanurire abanyarwanda aho muhagaze kuri ibi bibazo kubijyanye n’imiyoboro isanzweho hamwe n’amashyirahamwe ya société civile bakorana.
NB: Kuri ibi bibazo, Ishyaka MRP Abasangizi risa naho ryabishubije kuko ryatangaje kumugaragaro ko umurongo urinogeye ari umuyoboro wa opposition usanzwemo ishyaka Banyarwanda. Andi mashyaka rero ahagaze he ? Buri wese yumve ko kuba opposiiton igenda ikemura ibibazo nk’ibi bituma biyivana mugihugu kandi bikayifasha kugira ibikorwa kuko buri muntu akorana n’undi azi aho umwe ahagaze kubibazo bikomereye igihugu.
Na none kandi buri wese w’umunyamuryango cyangwa umuyobozi wakumva aho ishyaka rye riherereye hadahuje n’amahitamo ye, byaba byiza ahinduye nta gisebo kirimo ndetse nta n’ikibi kirimo kuko icyangombwa ni ukuba aho buri muntu wese yakumva yakorera opposition kuburyo bukwiriye. Nihaba intsinzi buri shyaka ryose rizahabwa uruhare mukubaka igihugu kuburyo ntawe ugomba guterwa n’ubwoba n’aho aherereye muri ibi bihe cyangwa aho ashobora kujya kugirango arusheho kuba ingirakamaro. Icyangombwa si aho umuntu aherere, ahubwo icyangombwa ni icyo buri wese afasha opposition kugirango ihirike FPR
Bitangarijwe i Bruxelles tariki ya 27/04/2013
RUTAYISIRE Boniface
President w’Ishyaka Banyarwanda akaba na President wa TUBEHO TWESE
Tel: 0032 488250305

MENYA NEZA UMWANZI W’U RWANDA.

$
0
0

Igitondo cyiza bavandimwe banyarwanda, mbanje kwisegura ku basomyi b’inyandiko zanjye kuko nsa n’uwahinduye gato umurongo nkaba ngiye gukoresha amagambo akakaye, atari ukubakura umutima ahubwo nshaka kubereka ibinyoma, amafuti ndetse n’ubuswa bw’abiyita abanyapolitiki,­ aho ibikorwa byabo aribyo birio kuvutsa amahirwe igihugu cyacu twahawe n’Imana. U Rwanda rero nkuko mubizi, ni igihugu cy’igihangange cyane cyahawe impano yo kugira amaboko, kuva na kera imwe mu mpano twiyiziho nk’abanyarwanda­ ni ukuba tugira ingabo zikomeye mu karere dutuyemo, uwabihakana yaba atazi amateka yarwo, uko rwagiye rwagurwa n’abami kugeza ubwo abakoloni badusubirishije­mo imipaka, murebe ukuntu agahugu gato kahangamuye igihangange Zaire ya Mobutu, zifasha Museveni wa Uganda gufata ubutegetsi, mwibuke uburyo EX-FAR zahinduye ubutegetsi mu bihugu byinshi aho bivugwa ko zafashije Mugabe kuguma ku butegetsi, zigafasha Perezida Sassou wa Congo Brazaville gufata ubutegetsi, zigafasha uwahoze ari Perezida wa Centre Afrique gufata ubutegetsi, Ingabo za RDF zikaba zifasha kugarura amahoro hirya no hino kw’Isi nka Darfour, Khartoum, Haiti n’ahandi henshi.

Ikintangaza kandi kikantera kwibaza byinshi, nukuntu twambaye ikirezi tukaba tutaziko cyera, aho usanga tugira ibyago byo kutagira abayobozi bafite impano nziza yo guhuriza hamwe abanyarwanda ngo buri wese mu mpano yahawe n’Imana atange umusanzu we twiyubakire igihugu, ahubwo abo bayobozi b’abanyepolitik­e ugasanga bo bashishikajwe no guducamo ibice, nk’aho ariho ubushobozi bwabo bugarukira, iyi nyandiko ndende nkaba ngerageza gusobanura uburyo u Rwanda rwategetswe n’ikinyoma kuva kera kugeza ubu aho ruhora rwubakiye kuri politike ishingiye kwivuna umwanzi, ugasanga mu bushobozi bwacu buke dushishikajwe no kugira igisirikare kigizwe n’umubare mwinshi, imbunda za rutura, maneko nyinshi cyane mpamyako ziba zigizwe na 2/­3 by’abaturage batuye u Rwanda, imitwe yitwara gisirikare myinshi cyane, ubutabera budakorera abaturage ahubwo bukorera ubutegetsi, kwambura ububasha abaturage bugahabwa umutegetsi aho asigara yitiranya inyungu ze bwite n’inyungu za rubanda, ugasanga ubwisanzure bw’abaturage buhazaharira, ndetse uwihaye kwerekana ko ibyo bidakwiye akitwa umwanzi kuburyo ubuzima bwe bujya mu kaga, akaba ashobora no kwicwa ataburanye, kuko ubutabera buba buri mu biganza by’umutegetsi mukuru, aho icyo ategetse ntawukigamburuza kabone n’iyo cyaba gishyira igihugu mu kaga. Ubwo bamwe wasanga batangiye kubangura imijugujugu ngo Kanyarwanda arimo kwikoma Kagame, hoya sibyo ibi byahozeho, biriho kandi mfite impungenge z’uko bizakomeza nihatagira igikorwa.

Mbibutse gato ko kuva twabona ubwigenge nyuma y’uko muri 1959  habayeho gusubiranamo kw’amoko ibi bikatuzanira Revolisiyo yari yuzuyemo icuraburindi n’umwiryane, ubutegetsi bwagiyeho, bwirengagije cyangwa bwakoze nkana politike ishingiye ku MWANZI W’IGIHUGU, ibi bihinduka inkingi nyamukuru bubakiyeho inzego za Leta, ibi bigenda bikomera, aho kubonako umwanzi w’u Rwanda ari ubujiji bwuzuye mu banyarwanda, ari amatiku, amacakubiri ashingiye ku moko, irondakarere no kwihimura, kwigwizaho no kwimika akazu, bo babonako igice kimwe cy’abanyarwanda­ aribo mwanzi w’u Rwanda, aha niho politiki yo kwanga, kwangisha, kumenesha, kujujubya no kwica umututsi yatangiye, ubutegetsi buyishyiramo ingufu bwubaka igisirikare cy’ubwoko bumwe, abatutsi bahezwa mu nzego zose za Leta, bararenganywa, baravangurwa karahava, kandi ibi bishimangirwa na gahunda zimwe na zimwe Leta yashyiragaho ikoresheje inzego zayo bwite nk’inteko ishinga amatageko, ubutabera n’inzego z’umutekano. Byarakomeje birakura byigishwa mu mashuri, politiki y’iringaniza irashimangirwa,­ ubwoko bushyirwa mu ndangamuntu hagamijwe kubusenya, baratotezwa bishyirakera, habaho intambara abari baratotejwe, baciriweho iteka bagizwe abanzi b’igihugu igihe kirekire bumvako ntayindi nzira, begura intwaro, bishyira hamwe kubera bose bumvaga ko bugarijwe biyahura kuri Leta yari ifite igisirikare gikomeye n’ibikoresho n’inkunga z’ibihugu by’inshuti ariko byose bihinduka ubusa kuko BARWANAGA n’umujinya kandi hari impamvu ituma abatutsi barwana nk’abiyahura, Leta ibonyeko isumbirijwe ihitamo kubamaraho burundu niho habaga Itsembabwoko ryo muri 1994 ryamaze igihe kirekire ritegurwa, ibyo ni amateka.

Igitangaje kandi giteye agahinda nuko, FPR mw’ikubitiro yaje ishaka gukosora ibyakozwe na MRND ya Habyarimana kimwe n’andi mashyaka ashingiye ku bwoko bw’abahutu, izana agashya ko yo yigishaga ko hagomba kubaho guhuriza hamwe abanyarwanda bose hatitawe ku bwoko, ibi byari byiza kandi byayifashije kugera ku ntego yayo yo gufata ubutegetsi, ariko aho babufatiye ko habayeho amakosa utatandukanya n’ayo abahutu bakoze? Uti aho urakabije Kanyarwanda we… Hoya sugukabya, habayeho urwango, wenda twavuga ko rwatewe n’amateka, habaho ubwicanyi buteguwe, habaho guheza abahutu kuko abatutsi bumvaga bagomba guhabwa byose nk’uko bavunikiye gufata ubutegetsi, habaho guheza abahutu bari bafatanyije ibi bigenda bikorwa buhoro buhoro, Seth SENDASHONGA agerageza kubyamagana uko byamugendekeye nuko atishwe n’urupfu rusanzwe, ndavuga indwara, ahubwo yararashwe, abaminisitiri b’abahutu batangira kubonako bibeshye ibyakurikiye kwari uguhunga igihugu, abanyepolitike bakomeye barishwe, abatutsi bagerageje kwamagana aya mahano ya FPR bahindutse abanzi b’u Rwanda, abanyakibuye baribasirwa ngo ngaho bagira imitwe minini, nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe abatutsi ntibarokotse ABAGIZI BA NABI, Kabera Assiel araraswa, abasirikare bakuru bagenda bicwa, abandi bigizwayo, Pasteur Bizimungu w’umuhutu arananizwa, ndetse agerekwaho ibyaha arahanwa, Sebarenzi arahunga, FPR abayishinze hafi ya bose barayihunga, abayiyoboye mugihe gikomeye bahindurwa indorerezi, Kanyarengwe w’umuhutu yigizwayo aracunaguzwa karahava, ubwicanyi burimakazwa, nyuma yo kurimbura imbaga za Gakurazo, Kibeho, n’ahandi henshi aho abantu bakusanyirizwag­a mu manama bagaterwamo za grenades n’urufaya rw’amasasu ubwicanyi bwimukiye muri Congo ahabarurwa abantu ibihumbi byinshi cyane byishwe na Leta ya Kagame.

Ngarutse rero ku mutwe w’inkuru ndashaka ko twicara buriwese agasesengura yibaza ati umwanzi w’u Rwanda ninde? Ese ko tuziko igihugu kigira ingabo ngo zizarinde ubusugire bwacyo, kikagira polisi icunga umutekano w’abanyagihugu imbere kugirango hatagira ubangamira undi, hakabaho ubutabera kugira ngo burenganure abarenganya abandi bunahane abitwara nabi, mu Rwanda ibi byose musanga bikora icyo bigomba gukora? Ese iyo amafaranga menshi y’ingengo y’imari ashiriye mu bikorwa byo kubungabunga umutekano mwumva ariko byakabaye bigenda? Ntabundi buryo twabungabungamo­ umutekano? Aha niho isesengura ryanjye rigiye kwibanda.
Nkurikije amateka yacu, nsanga umwanzi w’u Rwanda yarakomeje kuba umunyarwanda, uburyo arwanywamo byakabaye bikorwa hatabayeho guhuruza ingabo ibihumbi byinshi, ngo dusesagure amafaranga muri ba maneko hirya no hino, kuko byagaragaye ko aba bahembera inzangano babiba amatiku adashira kugirango bashimishe shebuja, uyu nawe agahora yokamwe n’ubwoba kuko ahora yikanga guhirikwa ku butegetsi igihe cyose, umwanzi w’u Rwanda ni UBUJIJI kuko kutamenya igikwiye ngo abanyepolitike bategure politike ziteza imbere ubuzima bwiza bw’abaturage banababanisha neza ubwabyo ari imbogamizi izakomeza guteza intambara mu banyarwanda. Umwanzi w’u Rwanda kandi ni INDA nini ituma umuntu yumvako ibyiza byose byaba ibye, bikamutera ubuhumyi buterwa n’uko akora ibitemewe byose ngo akunde arambe ku butegetsi, noneho hakabaho kwikanyiza no gushaka gushuka rubanda arwubakiraho ingabo nyinshi yitwaje UMUTEKANO muke aho umuntu umubwira uti FDLR ni abanyarwanda, kuba bateza umutekano muke mu Rwanda hari uko byakemuka mu mahoro, bagataha, kuko buriya ibyo bakora ninko gukanga bashaka kwerekana ko barambiwe ishyamba no kuba mu mahanga, nk’uko nawe wayabayemo, bacyure ku neza, ureke ubutabera bukore akazi kabwo, bityo uwishe muri Jenoside azahanwe n’ubutabera umwere asubire mu buzima busanzwe, umutegetsi akinangira, kuko icyitwa ingabo uzasanga azikoresha mu nyungu ze aho zikora ibikorwa byo gutera ubwoba abaturage akabatwara uburenganzira bwabo bwose, kuko ntabundi bushobozi aba afite bwo kuyobora uretse gukoresha igitugu. Niyo mpamvu uzasanga habaho gutinya guhangana muri demokarasi, kuko abanyepolitike dufite nta bushobozi bafite, kandi aha mbivuze nshimitse abenshi ni politike YO GUCAMO IBICE KUGIRANGO BATEGEKE (Divide to rule).

Niba Kagame yitwaza ko umwanzi w’igihugu ari FDLR, byaba arukwijijisha kuko n’abatutsi biswe abanzi b’igihugu, burya nta mwenegihugu wanga igihugu cye iyo gifite INZEGO ZIKOMEYE KANDI ZIKORA, DEMOKARASI, UBWISANZURE BWO KUBAHO NO GUKORA ICYO USHAKA ndetse igihugu kizira AKARENGANE AKO ARIKO KOSE. Ntabwo umwanzi w’igihugu ari umunyarwanda wifuzako ibintu byahinduka bikaba byiza, umwanzi w’igihugu ni uwo wese ukandamiza abandi, akumvako ibitekerezo bye ari kamara, ni uwo wese wumvako INTAMBARA ariwo muti w’ibibazo, uwo wese ubeshya ko abanyarwanda bariho neza kandi hari abari mu mashyamba ya Congo, hari ababuze ibyo kurya, ababuze ababo ku maherere bazize abagizi ba nabi (akenshi usanga ari inzego z’iperereza zabhitanye), ababona ba se bicwa urw’gashinyagur­o nka Rwisereka Leta ikitwara nkaho ntacyabaye, umwanzi ni uvutsa u Rwanda Demokarasi, akiba ububasha bw’abaturage bwo kwitorera uwo babonamo ubushobozi, akababuza kwisanzura mu bitekerezo abahatira gutekereza ibyo ashaka, ni uwo uhindura abana b’u Rwanda abicanyi, ababibamo urwango, amatiku ashingiye ku moko, uturere, ururimi inkomoko ndetse agaheza bamwe ku byiza by’igihugu nkaho aribye, ni umuntu wumvako abari beza b’u Rwanda n’abategarugori­ bagahekeye u Rwanda bagomba gukoreshwa UBUSAMBANYI kugirango bahabwe akazi keza, ibi bikadusenyera umuryango, ndetse bikaba bimaze kuba umuco aho abantu bagera igihe cyo gushaka bakabura abari bazima kuko bashukishijwe ibyo bafitiye uburenganzira, umwanzi w’u Rwanda si igipinga nkuko bivugwa si Kanyandekwe uvuga ko u Rwanda rukeneye itegeko nshinga rishya riha abaturage ububasha bwo gutora UMUDEPITE uhagarariye inyungu z’akarere yatorewemo, kuko aba yahawe ubutumwa n’abaturage ndetse igihe cyose atakoze ibyo bamutumye bakaba abafite ububasha bwo kumuvanaho, si Kanyanyarwanda usabako UBUTABERA bugomba gukorera rubanda, abacamanza bakagira uburenganzira busesuye bwo kwitorera ababuyobora, kugirango ejo hatazinjiramo abadashoboye bakabuhindura akarima k’umutegetsi kubera ariwe uba washyizeho abacamanza, bityo mugutinya kuvanwa ku mugati nkuko byitwa agakora ibitandukanye n’ibyo yemera, umwanzi si Nzabandora usaba uburenganzira bw’itangaza makuru aho tuzaba twifitiye ibinyamakuru bitubwira amafuti ya Leta aho kugira za Newtimes, Igihe, Imvaho na Orinfor ziduhatira kwemera ibinyoma no kutwoza ubwonko. Umwanzi w’u Rwanda ni uwo wese urwanya Kagame akoresheje iturufu y’ubwoko, ashaka gusenya ibyo Kagame yubatse bike, nyamara nawe afite gahunda yo gukandamiza ubwoko Kagame abarizwamo. Reka ndekere aho, mugire icyumweru cyiza munibaza aho tugana.

Kanyarwanda.

PRM/MRP-ABASANGIZI:IBARUWA IFUNGUYE KURI PEREZIDA KAGAME

$
0
0

Impamvu: Ibaruwa ifunguye y’ Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI igaragaza ibibazo birebana na politiki y’u Rwanda muri iki gihe, iteye impungenge zikomeye kubera akarengane Abanyarwanda bakorerwa na Leta  ya FPR Inkotanyi no gusaba ko gahagarara.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,

Ishyaka PRM/MRP –Abasangizi rishingiye ku itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 4/06/2003 nk’uko ryahinduwe kugeza ubu, mu ngingo yaryo ya 2, 8, 9, 10, 11,12, 15, 16, 18, 28, 32, 33, 34, 180 na 181.

Rishingiye ku mahame rusange agenga uburenganzira bw’ikiremwa muntu  (déclaration universelle des droits de l’homme) mu ngingo yayo ya 2, 3, 5, 7, 10, 13, 19 na 21.

Rishingiye kandi ku mahame nyafurika aharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu ( charte africaine des droits de l’homme) mu ngingo yayo ya 1, 3, 4, 5, 6, 9, 19, 23, na 28.

Rishingiye ku ngengabitekerezo ya politiki yaryo yubakiye ku bworoherane, ubwubahane, ubusabane, ubufatanye, ubunyakuri, demokarasi, gukorera mu mucyo, no guharanira ko abanyarwanda basangira ibyiza  by’igihugu cyabo nta n’umwe uhejwe ;

Ishyaka PRM/MRP – Abasangizi , ryifuje kubagaragariza akarengane abanyarwanda bakomeje guhura nako kuva aho FPR – Inkotanyi mubereye umuyobozi ifatiye ubutegetsi mu Rwanda kugeza ubu..

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,

Ishyaka PRM/MRP – Abasangizi rimaze gukora isesengura ryimbitse ku miyoborere  y’u Rwanda, cyane cyane ku birebena n’ umutekano, ubukungu n’ubutabera, ryasanze abanyarwanda bakomeje kurenganywa n’ubuyobozi muhagarariye ku buryo bukurikira :

  • Abanyarwanda ntibahabwa uburenganzira busesuye kandi buciye mu mucyo bwo kwihitiramo abayobozi babo kuva ku rwego rw’Igihugu kugera ku nzego z’ibanze, kubera ko komisiyo y’amatora iriho kugeza ubu yagizwe umuyoboro w’ishyaka FPR- Inkotanyi riri ku butegetsi mubereye Umuyobozi,

Ibyo bikaba bikorwa kugira ngo Ishyaka rimwe rukumbi ariryo  rya FPR- Inkotanyi muhagarariye ryishyirireho abayobozi ryishakiye, rigabire ndetse rinanyage uwo rishaka mu nzego zose z’igihugu;

  • Nta rubuga rusesuye rwagenewe  imitwe ya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi n’abanyapolitiki bayihagarariye, kwemererwa gukora politiki ku mugaragaro byahariwe FPR-Inkotanyi yonyine;
  • Inzego z’umutekano (ingabo, polisi, iperereza n’urwego rugenzura abinjira n’abasohoka mu gihugu) zikorera umutwe umwe wa politiki  ariwo  FPR –Inkotanyi n’Umukuru w’Igihugu ku giti cye aho gukorera abanyarwanda ;
  • Abayobozi b’inzego z’umutekano (ingabo, polisi, iperereza n’urwego rugenzura abinjira n’abasohoka mu gihugu) bafite ububasha bwo kugira icyo bavuga kigahabwa agaciro, bakomoka mu bwoko bumwe gusa (abatutsi) no mu karere kamwe gusa (abavuye Uganda);
  • Gufunga abanyapolitiki n’abanyamakuru bazira  ko bagaragaje ibitekerezo byabo ku miyoborere y’Igihugu byabaye nk’umuco karande;
  • Itangazamakuru ntirikorera mu bwisanzure kandi Ishyaka mubereye Perezida ariryo FPR-Inkotanyi rikora ibishoboka byose ngo rinige kandi ribuze Itangazamakuru ryigenga kubaho mu gihugu;
  • Ubutabera ntibwigenga na gato kuko buvugirwamo n’ubutegetsi nyubahiriza tegeko ;
  • Inteko ishinga amategeko ,umutwe w’abadepite n’umutwe wa sena ntibikorera abaturage, ahubwo bikorera FPR- Inkotanyi gusa, hagamijwe inyungu z’uwo mutwe wa politiki, dore ko n’itorwa ry’abadepite n’abasenateri ridakorwa mu mucyo kandi ridakurikiza amahame ya demokarasi;
  • Gusahura umutungo w’igihugu, ukiharirwa n’umuryango  wa FPR – Inkotanyi ukoresheje abantu ku giti cyabo n’inzego za leta ; urugero : ibiro bishinzwe kugurisha umutungo wa leta (privatisation …) byahindutse ibiro bishinzwe kunyereza umutungo wa Leta;
  • Ubureganzira bw’ikiremwa muntu burahutazwa ku buryo bukabije kandi bugaragarira buri wese (gufungwa binyuranyije n’amategeko, ubwicanyi bukorerwa abanyarwanda hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo, kudaha abanyarwanda urubuga rwo kugaragaza uko babona imiyoborere y’igihugu cyabo, kutarenganura abafunze kandi ntacyo bashinjwa, akarengane gakabije gakorerwa abaturage mu buzima bwabo bwa rusange no mu bucuruzi, …) ;
  • Amacakubiri ashingiye ku moko n’uturere hakurikijwe inkomoko ya buri munyarwanda  yimakajwe mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu no mu baturage;
  • Kwambura abanyarwanda imitungo yabo (imirima, amazu n’ibindi…), Kudafata kimwe impfubyi n’abapfakazi ba jenoside n’intambara byabaye mu gihugu no hanze yacyo;
  • Igitugu cyahawe intebe mu nzego zose za leta kugera no kurwego rwa nyumbakumi ;
  • Ruswa ikomeje kumunga igihugu kuburyo buteye isoni n’agahinda ;
  • Itangwa ry’akazi rikorwa hashingiye ku moko, uturere n’ubundi buryo bw’ivangura budakwiye ;
  • Ingabo za FPR-Inkotanyi na Leta ya FPR-Inkotanyi, byagize uruhare mu kwica abanyarwanda b’amoko yose, barimo abahutu bishwe mu Rwanda no muri Zaïre yahindutse Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), abatutsi barokotse jenoside yo muri 1994 mu Rwanda, abatutsi b’abagogwe n’abatutsi b’abanyamulenge mu Rwanda no muri Zaïre (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo), abanyamahanga barimo abanyacanada, abataliyani, abesipanyoli, ababiligi, n’abandi ….;
  • Leta ya FPR-Inkotanyi n’ingabo zayo mubereye umuyobozi zikomeje kubeshya ko zahagaritse jenoside, ko zateje imbere ubumwe n’ubwiyunge kandi atari byo, ahubwo ari amayeri yo guhishira ubwicanyi bwose zakoreye Abanyarwanda
  • Kubangamira ubumwe n’ubwiyunge niwo muco waranze Leta iyobowe na FPR-Inkotanyi kuva muri 1994 aho yakomeje kwimakaza ibikorwa biryanisha abahutu n’abatutsi bahoze imbere mu gihugu mbere y’amahano yagwiririye u Rwanda kugirango irambe kubuyobozi (Divide and Rule);

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,

Ishyaka PRM/MRP – Abasangizi, rimaze kubona ko igihugu kiyobowe nabi bikabije, ku gitugu, aho kugira ngo abayobozi baharanire gushaka icyateza imbere u Rwanda n’abanyarwanda, baharanire amahoro arambye kuri bose no gusangiza abanyarwanda ibyiza by’igihugu, ahubwo bigaragara ko uko iminsi igenda yiyongera abanyarwaanda bakandamizwa kurushaho, bamburwa uburenganzira bwabo bw’ibanze kandi bikaba bigaragara ko Leta nta gahunda ifite yo gukosora ibyapfuye;

Kubera impamvu zose zavuzwe haruguru, ishyaka PRM/MRP – Abasangizi rirasaba Leta y’u Rwanda iyobowe n’umuryango wa FPR-Inkotanyi  kwivugurura no  gushyira mu bikorwa ibi bikurikira mu gihe cya vuba kugirango abanyarwanda basubizwe agaciro bakwiye bahambwa n’ariya mahame yose arengera ikiremwa muntu yavuzwe muntangiriro y’iyi baruwa. Mu gihe byaba bidashyizwe mu bikorwa ishyaka PRM/MRP – Abasangizi rizafatanya n’abandi banyarwanda bifuza amahoro, ukuri no gusangira ibyiza by’igihugu nta n’umwe uhejwe, baharanire munzira zose zishoboka uburenganzira bwabo:

Mu butabera:

  • Kurekura nta mananiza imfungwa zose za politiki zirimo Dr Theoneste NIYITEGEKA uzira ko yiyamamarije kuba Perezida w’u Rwanda mu mwaka w’ 2003, Umutegarugori Victoire INGABIRE UMUHOZA  umukuru w’ishyaka FDU- Inkingi uzira ko yashatse kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda mu mwaka w’ 2010, Bwana Deo MUSHAYIDI umukuru w’ishyaka PDP-Imanzi na Maitre Bernard NTAGANDA umukuru w’ishyaka PS-Imberakuri  bazira ko bashinze amashyaka atavuga rumwe na FPR-Inkotanyi;
  • Korohereza no gushyikiriza ubutabera bw’igihugu cya Espagne n’icy’Ubufaransa abarebwa na mandats d’arret internationaux z’ubutabera bw’ibyo bihugu kubera ubwicanyi bwakorewe abanyamahanga b’abafaransa, abanyacanada, abesipanyoli, ababiligi,…, abanyarwanda n’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo;
  • Kugaragariza abanyarwanda ukuri kuri rapport ya mapping yagaragaje ubwicanyi n’ubuhotozi  ndenga kamere  bwakorewe abanyarwanda b’abahutu bahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva muri 1994 n’abanyekongo ku buryo bushobora kwitwa jenoside n’inzego zibishinzwe no korohereza ubutabera kugira ngo abicanyi babigizemo uruhare bashyikirizwe inkiko;
  • Kugaragaza ukuri no gutanga ubutabera nyabwo kuri Kiriziya Gatolika no ku miryango y’abasenyeli n’abandi bihaye Imana biciwe i Gakurazo (Kabgayi – Gitarama), ku Rwesero muri Byumba, ku Gisenyi, n’ahandi;
  • Kurekura nta mananiza abantu bose bafunzwe kuva 1994 batagira amadosiye abashinja kandi batanashyikirizwa ubucamanza;
  • Kurenganura abantu bose barenganijwe n’inkiko gacaca no kubaha ubutabera nyabwo;
  • Gukuraho amagereza ya gisirikari atagira itegeko riyagenga no kurekura nta mananiza inzirakarengane ziyafungiyemo mu buryo bunyuranyije n’amategeko;
  • Kugaragariza ukuri abanyarwanda no gushyikiriza  ubucamanza abicanyi bishe abaturage kuva 1994 bari bahungiye i Kibeho, abishe abaturage muri stade i Byumba, abishe abaturage i Gisenyi na Ruhengeri, abishe abaturage bahamagawe mu nama n’abayobozi hirya no hino mu gihugu, n’abishe abaturage muri za kasho zari iz’amakomini hirya no hino mu Gihugu;
  • Gufungura abanyamakuru bafunze bazira umwuga wabo n’ibitekerezo byabo barimo Mukakibibi Saidati na Agnes Uwimana Nkusi,  no gutanga ubwisanzure ku itangazamakuru mu gihugu;
  • Gushyira umukono ku masezerano y’i Roma ashyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha byibasiye inyoko muntu (Tribunal Pénal International) hagamijwe guca umuco wo kudahana , guca umuco w’ubwicanyi bwagizwe akarande mu gihugu cyacu uko ubuyobozi bwa giye busimburana no kugirango buri munyarwanda yumve ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko;
  • Gushyikiriza ubutabera abayobozi bo mu nzego zo hejuru z’igihugu bakekwaho cyangwa bashinjwa kugira uruhare muri jenoside yo mu mwaka w’ 1994, kuko byagaragaye ko hafungwa rubanda rugufi gusa (rwuzuyemo n’abarengana), mu gihe abo Leta ya FPR-Inkotanyi ifiteho inyungu cyangwa se abari mu rwego rw’abakungu bafite icyo batanga gitubutse ntawe ubavuga kabone n’iyo baba baragize uruhare ndengakamere  muri jenoside;

Politike n’imiyoborere:

  • Gutanga uburenganzira busesuye ku mitwe ya politike (espace politique/political space) bwo gukora iyamamazamatwara no kwimenyekanisha mu baturarwanda bamurikirwa gahunda za politiki za buri  shyaka rya politiki ribyifuza  hatabayeho amananiza ashyirwaho na FPR-Inkotanyi ibinyujije mu mategeko yishyiriyeho agenga imikorere y’amashyaka ya politike mu gihugu aba agamije gukumira imikorere y’andi mashyaka;
  • Kwemera kwandika no guha uburenganzira busesuye bwo gukorera mu gihugu amashyaka yose ya Politiki atavuga rumwe na FPR-Inkotanyi;
  • Gutanga uburenganzira bwo gushyingura Abasenyeri Katolika biciwe i Gakurazo nk’uko amategeko ya kiriziya abiteganya nta yandi mananiza dore ko abandi bose bashyingurwa hakurikijwe ayo mategeko;
  • Guha abaturage  bo mubwoko bw’abahutu uburenganzira bwo gushyingura mu cyubahiro no kwibuka  abantu babo bishwe kuva 1994 kugeza ubu ari abiciwe mu Rwanda ari n’abiciwe muri Zaire isigaye yitwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo;
  • Gusesa byihuse komisiyo y’amatora mbere y’uko amatora ateganijwe  y’intumwa za rubanda (abadepite) aba; hagashyirwaho indi  yahurirwamo n’impande zose zivugira abaturage  ni ukuvuga amashyaka ari k’ubutegetsi, amashyaka ya “ opposition”’ sosiyeti sivile,…kuko byagaragaye ko nta matora nyakuri akorwa mu Rwanda ahubwo iyo komisiyo ari umuyoboro wo kugira ngo ishyaka riri ku butegetsi rya FPR-Inkotanyi ryishyirireho abayobozi rishaka, nk’uko byagaragaye mu matora y’Umukuru w’igihugu muri 2003 no muri 2010 n’andi matora agenda akorwa guhera mu nzego z’ibanze kugeza ku rwego rw’igihugu;
  • Gutegura bidatinze amatora adafifitse ashingiye ku ihame rya demokarasi (élection libre et transparente) aha abanyarwanda bose uburenganzira bungana bwo kwiyamamaza no kwihitiramo abayobozi bashaka, badahatiwe cyangwa ngo bashyirweho iterabwoba ryo gutora runaka, kuva ku rwego rw’igihugu kugera ku nzego z’ibanze;
  • Kwigana ubushishozi ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda ziri hanze y’igihugu, zigahabwa uburenganzira bwazo busesuye, hakigwa nta maranga mutima ikibazo gituma abanyarwanda bakomeje guhunga urwababyaye, impunzi ntizihatirwe gutaha ku ngufu binyuranyije n’amategeko nk’uko bikorwa ubu, icyatumye zihunga kitaravaho ;
  • Gushyiraho gahunda nziza y’uburezi ibereye abana b’u Rwanda, itanga amahirwe angana ku bana b’u Rwanda, ku isoko ry’umurimo mpuzamahanga no mu gihugu;
  • Gutekereza ku buryo bwo gushyiraho abayobozi b’igihugu ku nzego zose bubereye abanyarwanda kandi butanga ihumure kuri bose baba abo mu bwoko bwiganje (majorité) cyangwa se abo mu bwoko butiganje (minorité), ku buryo amakimbirane no kwishishanya hagati y’amoko bizabonerwa inzira yo gusezererwa burundu;
  • Kugena manda ya Perezida (presidential term) mu buryo bwumvikanyweho n’amashyaka ya politiki yose sisiyete civile ndetse n’abanyarwanda bose;
  • Gukuraho impamvu zose zitera ubuhunzi nta mananiza, kandi impunzi ntizihatirwe gucyurwa ku gahato zitarizera neza imiyoborere iri mu gihugu no guha umunyarwanda wese uburenganzira bwo gutunga ibimuranga by’igihugu (passeport, carte d’identité, …) yaba ari mu mahanga cyangwa se ari mu Rwanda, yaba avuga rumwe cyangwa se atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho, igihe cyose nta tegeko ribimubuza.

Umutekano

  • Kugaragariza ukuri abanyarwanda kuri raporo y’impuguke z’umuryango w’abibumbye igaragaza uko Leta y’ u Rwanda ifasha umutwe wa M23 mu gusahura umutungo w’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no kwica abavandimwe bacu b’abakongomani bitaretse n’abana b’ u Rwanda bagwa muri izo  ntamabara zifitiye inyungu gusa abayobozi bakuru b’igihugu;
  • Gukora iperereza no gushyira ahagaragara  iyicwa ry’abantu bagiye barigiswa na Leta y’u Rwanda mu gihugu no hanze yacyo kuva FPR-Inkotanyi yajya ku butegetsi kugeza ubu;
  • Gushyiraho Ingabo z’Igihugu nyakuru zidashingiye kubwoko bumwe, polisi y’igihugu n’inzego z’iperereza cyangwa izindi nzego z’umutekano mu gihugu, ku buryo budasubirwaho hifashishijwe amasezerano  yakumvikanwaho n’abanyarwanda, n’amashyaka yose harimo akorera mu gihugu n’akorera hanze yacyo;
  • Guhagarika burundu ibikorwa byo gutera ibisasu mu baturage mu rwego rwo kubatera ubwoba no kwikiza uwo abategetsi ba FPR Inkotanyi badashaka.
  • Kurekera aho guhutaza, gukura umutima no kwica abanyarwanda aho bari hose cyane cyane abari hanze y’igihugu, nta yandi mananiza, kuko ibi Leta y’u Rwanda iyobowe na FPR-Inkotanyi yabihinduye uburyo bw’imiyoborere n’uburyo bwo kubwiramo abaturage icyo ibakeneyeho hakoreshejwe iterabwoba;
  • Kurekera aho gutera imidugararo mu bihugu by’abaturanyi no gusaba imbabazi ku bikorwa bibi byakorewe abaturage b’ibihugu duhana imbibi nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo;

Ubukungu

  • Kugaruza nta mananiza umutungo w’Igihugu wibwe cyangwa watanzwe mu buriganya urimo ibibanza, amazu ya leta, inganda nka CIMERWA, Inganda z’icyayi, imigabane ya Leta yari mu bigo by’ubucuruzi  nka Banki y’ubucuruzi “BCR”, Banki ya Kigali “BK”, BRALIRWA, Banki y’Abaturage,…  kuko byagaragaye ko ubuyobozi bw’ishyaka FPR – INKOTANYI riri ku butegetsi bwihaye kandi bugurisha iyo mitungo hagamijwe gusahura umutungo w’Igihugu no gukenesha abaturage;
  • Guhesha bidatinze abaturage imitungo yabo bambuwe kuva mu mwaka w’ 1994 na bamwe mu bayobozi ba kuru b’igihugu ba gisiviri n’aba gisirikari cyane cyane mu mujyi wa Kigali n’ahandi hose mu gihugu, ndetse no kwiga ku kibazo cy’abaturage bose bamburwa amasambu yabo n’ay’imiryango yabo ku gitugu gishyigikiwe na Leta ya FPR- Inkotanyi;
  • Gusubiza abaturage imirima yabo bambuwe ku ngufu n’ubuyobozi  hirya no hino mu gihugu, nk’abaturage b’abahinzi b’umuceli bo mu Bugarama n’ahandi, no kureka abaturage bagahinga mu masambu yabo ibyo bazi bihera bibafitiye akamaro aho kubategeka ibyo bahinga ku gahato;
  • Gukura ishyaka rya FPR Inkotanyi mu mirimo y’ubucuruzi kuko ribangamira abanyarwnda n’abanyamahanga bakora uwo murimo ntibisanzure uko bikwiye ribambura amasoko abandi ribahombya kugirango ryigarurire ibyari ibikorwa byabo by’ubucuruzi.

Uburezi  n’Imibereho myiza

  • Gusubizaho amafaranga y’ishuli (bourse d’etudes/scholarship) ku banyeshuli bose biga muri Kaminuza n’amashuli makuru bya Leta, ubwo bufasha bugatangwa hakurikijwe imitsindire y’abanyeshuli cyangwa se izindi ngingo (criteres/criterias) zaba zemeranyijweho hagati ya leta, amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, sosiyete sivile, n’urwego rwigenga ruhagarariye ababyeyi n’abanyeshuli nta ruhande na rumwe ruhejwe;
  • Gufasha no kworohereza mu bijyanye  no kwiga, kwivuza no kubona icumbi ku mpfubyi n’abapfakazi ba jenoside n’ab’intambara y’imbere mu gihugu no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva muri 1990;
  • Gushyiraho politiki izira guheza abandi ku isoko ry’umurimo mu gihugu kuko byagaragaye ko imitangire y’akazi mu Rwanda ishingiye ku ivangura ry’amoko,uturere  no ku mashyaka;
  • Gushyiraho Politiki y’ubuhinzi ihamye kandi ishingiye ku nyungu za rubanda rugufi kurusha uko yashingira ku nda nini z’abayobozi nk’uko bimeze ubu ari nabyo  byateye inzara mu gihugu. Iyo nzara abaturage ubwabo bayise izina ryitwa “ubuyobozi”;
  • Gusubiramo icyerekezo cya politiki y’ubukungu, cyane cyane ibyerekeye ubwisanzure ku biciro, kuko rubanda rugufi ruhagwa bikabije. Ibi birasaba gusubizaho bidatinze gahunda yo kugena ibiciro ku biribwa by’ibanze no ku bindi bicuruzwa bireba ubuzima bwa buri munsi bw’umuturage kuko usanga ubu Leta yaratereranye abaturage  bakaba barimo kwicwa n’inzara.

 

Dushoje twizera ko ibi bitekerezo by’ishyaka PRM/MRP-Abasangizi bikubiyemo inama nyinshi zubaka  muzabyakirana agaciro kabikwiye.

Mugire amahoro.

Bikorewe, Savannah, Georgia muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika taliki ya 28/04/2013

 

Ubuyobozi bw’Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI:

  1. Dr. GASANA Anastase, Perezida w’ishyaka; (sé)
  2. MUKESHIMANA Isaac, Visi Pereziba ushinzwe Politiki (sé)
  3. Batungwanayo Janvier, Visi Perezida ushinzwe Amajyambere y’ Icyaro (sé)
  4. BAMARA Prosper, Visi-Perezida ushinzwe umutekano (sé)
  5. AKISHULI Abdallah, Visi Perezida ushinzwe ihuzabikorwa.(sé)

 

Bimenyeshejwe

-         Nyakubahwa President  wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika (U.S.A)

-         Nyakubahwa Guverineri w’igihugu cya Canada

-         Nyakubahwa Minisitiri w’intebe w’igihugu  cy’Ubwongereza (U .K)

-         Nyakubahwa President  wa Repubulika y’ubu faransa (France)

-         Nyakubahwa Minisitiri w’intebe w’igihugu  cya ESpagne

-         Nyakubahwa umukuru w’igihugu cy’ubuholandi (Pays Bas)

-          Chanceliere  w’igihugu cy’Ubudage (Allemagne)

-         Nyakubahwa Minisitiri w’intebe w’igihugu  w’ububiligi (Royaume de Belgique)

-         Nyakubahwa umukuru w’igihugu  cyaSuede

-         Nyakubahwa umukuru w’igihugu cya Norvège

-         Nyakubahwa umukuru w’igihugu  cy’uburusiya  (Russie)

-         Nyakubahwa umukuru w’igihugu  cya repubulika iharanira rubanda y’ubushinwa (Chine)

-         Nyakubahwa umukuru w’igihugu cy’ubutariyani (Italie)

-          Nyakubahwa umukuru w’igihugu  cya Afurika y’Epfo (Afrique du Sud)

-         Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye (United Nations)

-         Abakuru b’ibihugu bigize umuryango East African Community

-         Abakuru b’ibihugu bigize umuryango CPGL

-         Abakuru b’ibihugu bigize umuryango SADC

-         Uhagarariye umuryango w’ibihugu by’iburayi (Union European)

-         Uhagarariye umuryango w’ubumwe bw’Afurika (African Union)

-         Uhagarariye umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa (Francophonie)

-         Uhagarariye umuryango Commonwealth

-         Umunyamabanga mukuru w’umuryango East African Community

-         Uhagarariye umuryango Amnesty International

-         Uhagarariye umuryango Human rights watch

-         Uhagarariye urukiko mpanabyaha byibasira inyoko muntu ICC

-         Uhagarariye umuryango Agir ensemble pour le droit de l’homme

-         Uhagarariye umuryango Defender of Democracy

-         Uhagarariye umuryango Office of The High Commissioner of Human Rights

Rwanda:Abashinja Ingabire Victoire baremeza ko umutwe CDF ubushinjacyaha buvuga utigeze ubaho.

$
0
0

Kigali kuwa 29 Mata 2013-Kuri uyu munsi wa munani w’urubanza rw’ubujurire mu Rukiko rw’Ikirenga , urukiko rwakomeje rwumva ibisobanuro by’abasirikare Lt.Colonel  Nditurende Tharcisse, Lt Colonel Habiyaremye Noel,Capt Karuta Jean Marie Vianney, na Major Vital Uwumuremyi basobanura inenge z’ubujurire bw’ubushinjacyaha cyane cyane ku  cyaha cyogushinga umutwe w’ingabo.

Aba basirikare bose bakaba mu byo bashinjwaga harimo icyo kurema umutwe wa gisirikare uvugwa ko wagombaga kuba ushamikiye kuri FDU-Inkingi ariko ba nyir’ukuwutangaza barimo Major Vital Uwumuremyi bakaba bemeza ko utigeze ubaho ko ndetse no kuba ingabo z’uwo mutwe bitigeze bibaho.

Ku birebana n’imishyikirano ubushinjacyaha buvuga ko aba basirikare bagiranye na Ingabire , Tharcisse Nditurende umuyobozi w’aba basirikare yavuze ko nyuma yo kureba ko Ingabire  hari icyo yabamarira mu kubatera inkunga yaje kubona ko ngo bitashoboka kuko ntacyo yigeze abamarira mubyo bamusabye, cyane ko Ingabire we yari ashishikajwe no kuza gukorera politiki mu gihugu nkuko byavugwaga mu bitangazamakuru bitandukanye, bityo ngo Tharcisse akaba yarabonaga nta kintu bakorana n’umuntu wigiriye mu Rwanda. Tharcisse Nditurende yanabwiye urukiko ko inkunga bari bakeneye itari iyo gushinga umutwe ushamikiye kuri FDU ahubwo ko bari bakeneye uwabafasha kubona inkunga yo guhangana n’ibitero byari bibugarije bimwe bituruka kuri bagenzi babo bo muri FDLR  n’ibindi byaturukaga ku ngabo za Congo.

Ku kibazo cya e mails, Lt .Colonel Nditurende Tharcice yabwiye urukiko ko igihe yari afunze ubushinjacyaha bwari bwaramwatse ijambo ry’ibanga( mot de passe) kuburyo bwabashaga kwinjira muri boite e mail ze. Nditurende Tharcisse akaba yanabwiye urukiko ko atari azi ko bibujijwe.

Ko ubushinjacyaha bwajya muri boite e mail y’umuntu  butamweretse uruhushya rwanditse n’umushinjacyaha mukuru ku rwego rw’igihugu  nkuko byatangajwe n’abunganira Ingabire.

Ibyo bikorwa byo kwinjira muri email z’abantu nibyo abunganira Ingabire baheraho  bemeza ko na za email ubushinjacyaha bukoresha mu rubanza zishobora kuba zarahimbwe n’ubushinjacyaha ndetse n’ubugenzacyaha ukurikije ibizivugwamo binavuguruzanya kandi birimo urujijo rwinshi.

Major Vital Uwumuremyi akaba yabwiye urukiko ko rwazaha agaciro amasezerano yabaye hagati ya Leta y’u Rwanda na leta ya Congo ndetse bahagarikiwe n’umuryango w’abibumbye aho bavugaga ko abahoze mu barwanyi ba FDLR bazataha haba ku bushake cyangwa ku gitutu cya ‘operation Umoja Wetu ‘ ko batagombaga gukurikiranwa ku byaha bakoreye mu mashyamba ya Congo,usibye ababa bakekwaho icyaha cya genocide ,ibyaha by’intambara cyangwa ibyaha byibasiye inyoko muntu bashakishwa n’ubutabera bwo mu Rwanda cyangwa mpuzamahanga.

Aba basirikare bose bakaba bashoje basaba kurenganurwa ndetse no kugabanyirizwa ibihano kubyo bakatiwe mu Rukiko Rukuru aho bamwe mu babunganira bavuga ko Urukiko Rukuru rwakoresheje nabi amategeko mu kubahamya ibyaha ariko bakanashima uru rukiko  mu kuba rwarahaye agaciro ubwirege bwabo bukabagabanyiriza igihano.

Nyuma yo kumva icyo aba basirikare bavuga ku bujurire bw’ubushinjacyaha,urubanza ruzakomeza ku munsi w’ejo Ingabire Victoire nawe asubiza ku bujurire bw’ubushinjacyaha.

FDU-Inkingi

Twagirimana Boniface

Visi –Perezida w’agateganyo

images (1)

Viewing all 10365 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>