Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10365 articles
Browse latest View live

Rwanda-Politiki: Inama y’amashyaka PDP na RDI isobanura aho imyiteguro yo kujya mu Rwanda igeze.

$
0
0

Amashyaka PDP-Imanzi na RDI-Rwanda Rwiza arishimira uko imyiteguro yo kujya gukorera mu Rwanda irimo kugenda.

Kuri iki cyumweru taliki ya 28 Mata 2013, intumwa z’amashyaka PDP-Imanzi na RDI-Rwanda Rwiza, zahuriye i Paris mu Bufaransa mu rwego rwo gusuzuma aho imyiteguro yo kujya gukorera mu Rwanda igeze.

Nyuma yo kuganira ku bimaze kugerwaho no kungurana ibitekerezo kuri gahunda zisigaye, abari nu nama bishimiye ko imyiteguro irimo kugenda neza.

By’umwihariko, bishimiye uburyo ikiganiro amashyaka PDP-Imanzi na RDI-Rwanda Rwiza yagiranye n’abanyamakuru i Buruseli mu Bubiligi ku wa kane taliki ya 28 werurwe 2013 kitabiriwe kandi kikavugwa mu binyamakuru n’amaradiyo atandukanye, haba mu Rwanda no mu mahanga.

Barashimira babikuye ku mutima Abanyarwanda b’ingeri zose, ari abari mu Rwanda no mu mahanga, urugwiro rwinshi bakiranye ubufatanye bw’amashyaka PDP-Imanzi na RDI-Rwanda Rwiza mu gikorwa cyo kujya gukorera politiki mu Rwanda, kandi barabasezeranya ko gahunda idakuka : bitarenze impera za Kamena 2013, intumwa z’amashyaka PDP-Imanzi na RDI Rwanda Rwiza zizaba zageze mu Rwanda.

Amashyaka PDP-Imanzi na RDI-Rwanda Rwiza akomeje kandi ibikorwa mu rwego rwa diplomasi n’urwo kumenyekanisha imigambi y’imitwe yombi, muri byo hakaba harimo itegurwa ry’ikindi kiganiro kigenewe abanyamakuru kizabera i Buruseli mu Bubiligi ku wa kane taliki ya 13 Kamena 2013. Hateganijwe n’ibiganiro mbwirwaruhame mu bihugu binyuranye. Muri ibyo biganiro, hari ikigenewe abahagarariye amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kigali, kizabera i Buruseli mu Bubiligi, ku wa gatandatu taliki ya 15 Kamena 2013, kigahita gikurikirwa kuri uwo munsi n’ikindi kizatumirwamo abanyarwanda bose.

Amashyaka PDP-Imanzi na RDI-Rwanda Rwiza yongeye kwifatanya n’abaturage bose bakomeje gutotezwa n’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR-Inkotanyi. By’umwihariko, arasaba akomeje ubwo butegetsi kurekura nta yandi mananiza abanyarwanda bafungiwe ibitekerezo byabo, barimo abanyamakuru n’abanyapolitiki nka ba Mushayidi Déogratias, Perezida wa PDP-IMANZI, Ntaganda Bernard, Perezida wa PS-IMBERAKURI, Madamu Ingabire Victoire, Perezida wa FDU-INKINGI, na Bwana Niyitegeka Théoneste.

Amashyaka PDP-Imanzi na RDI Rwanda Rwiza yongeye gusezeranya abantu bose bahohotewe bazira imitekerereze yabo, ko atazahwema guharanira ko bose bafungurwa vuba, kugira ngo bagire uruhare rugaragara mu kuzana impinduka nyayo y’imitegekere mu gihugu cyacu, bafatanyije n’abandi babyiyemeje.

Bikorewe i Paris, ku wa 28 Mata 2013.

Faustin Twagiramungu                              Gérard Karangwa Semushi

RDI-RWANDA RWIZA                                   Perezida wungirije wa PDP-IMANZI

E-mail : rdi_rwanda810@yahoo.fr             E-mail : pdp.imanzi@gmail.com


Kuki Dr Gasana Anastase abeshya izuba riva?

$
0
0

Mu kiganiro  cyahise kuri Radio Itahuka Ijwi ry’Ihuriro Nyarwanda RNC ku wa gatandatu tariki ya 27 Mutarama 2013, aho Dr Anastase Gasana, wahoze ari Ministre w’Ububanyi n’amahanga yajyaga impaka na Bwana Enock Ruhigira wahoze ari Directeur de Cabinet wa Perezida Habyalimana ndetse na Bwana Justin Bahunga, Muri icyo kiganiro Dr Gasana yarihandagaje abeshya ko ngo Perezida Habyalimana akimara kurahirira kuba Perezida w’Inzibacyuho yaguye yahise yisohokera ntacyo avuze.

Nyamara kuri iyi videwo iri hano hasi Perezida Habyalimana aratumira abanyapolitiki ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda kuza mu muhango wo kurahiza abaministre n’abadepite wagombaga kuba mu masaa kenda.

Mu mpaka za Dr Gasana na Bwana Ruhigira, ntabwo bumvikanye uko byagenze ariko iyi videwo ikemuye impaka.

Icyo nasaba Dr Gasana nk’umunyapolitiki ukuriye n’ishyaka yagombye kwiga kuvugisha ukuri akamenya ko abanyarwanda bahumutse bya bindi byo kurimanganya cya kera bitazapfa kumworohera.

Click here to view the embedded video.

Karoli Karambizi

TARIKI 30 MATA 1994: URUHARE RUKOMEYE RWA FPR MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

$
0
0

Banyarwandakazi, Banyarwanda nkunda,

1) Uyu munsi w’itariki 30 Mata tuzirikane ku ibaruwa ya FPF-Inkotanyi yanditswe igasinywa na Gerard Gahima na Claude Dusaidi mw’izina rya Political Bureau ya FPR kw’itariki 30 Mata 1994 basaba LONU kudahirahira yohereza ingabo zo guhagarika ubwicanyi(=gutabara ABATUTSI bicwagwa bazira ubwoko bwabo).

2) Umuyobozi w’Ishyaka FPR Gen. Kagame ashobora gusobanurira Abacitse kw’icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abanyarwanda twese muri rusange ibyerekeye iyo baruwa ya FPR yanditswe Jenoside imaze ibyumweru 3 itangiye (twibuke ko Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze iminsi 100=ibyumweru 15). Ni ukuvuga ko byibura ko nka 2/3 by’Abatutsi bari kurokoka iyo FPR itandika iyi baruwa.

3) Iyi baruwa yanditswe yavugaga ko ku bwa FPR, Jenoside itaje nk’ibatunguye! Niba ari uko bimeze, FPR yarizi icyo ikora (gutangaho Abatutsi b’imbere mu Rwanda igitambo cyo kugera ku butegetsi!). Niba FPR ivuga ko yari ishishikajwe n’Abatutsi, nitwereke ibaruwa cyangwa izindi mpuruza-mahanga yakoze mbere y’itariki 30 Mata zitabariza Abatutsi bicwaga.

4) Iyi baruwa ya FPR yo kuwa 30 Mata 1994 ivuga ko kugeza tariki 29 Mata 1994 hari hamaze gupfa Abatutsi 500 000 ko ku bwa FPR nta Mututsi abasirikare ba LONI bari gusanga mu Rwanda. Nta ‘speculation’ z’imibare ndibugemo ariko birababaje ko uyu munsi FPR ivuga ko hapfuye miliyoni y’Abatutsi irenga. Ngaho Umuyobozi wa FPR nasobanurire Abanyarwanda niba nta Batutsi bapfuye nyuma y’itariki 30 Mata. Ngaho nasobanure aho ihurizo ry’ imibare ya 1 000 000 y’Abatutsi yapfuye yaturutse.

5) Reka nibutse andi matariki yatumye Jenoside n’intambara bidahagarara ibintu bikadogera:

I. Tariki 15 Mata 1994, Madeleine Albright, Ambassador w’Amerika muri LONI yasabye ko ingabo zose za LONI ziva mu Rwanda. Imwe mu mpamvu ngo ni Abasirikare b’Amerika biciwe muri Somariya. Twibutse ko Amerika nta basirikare yagiraga mu mutwe wa MINUAR. urwo rukundo baba bararutewe wenda n’urupfu rw’Ababirigi 10 bishwe n’inzirabwoba. Ku rundi ruhande ariko uwari Minisitiri w’Intebe w’Ububirigi we ahubwo yagaragaje ikifuzo cy’uko igihugu cye cyakohereza ingabo zindi zo guhagarika ubwicanyi bwakorerwaga n’impande zombi FPR na Leta y’Abatabazi.

II. Tariki 19 Mata 1994: Umuryango Human Rights Watch wasabye ko bakoresha ijambo ‘Genocide’ ku bwicanyi bwaberaga mu Rwanda bityo amahanga akagira n’ubutwari bwo kuyihagarika. Amerika (US) zo zanga ko iryo jambo ”G” rikoreshwa.

III. Tariki 21 Mata 1994, mu nama y’Akanama gashinzwe amahoro kw’Isi mu gihe Boutros Boutros-Ghali, Umunyamabanga wa LONI we yasabaga LONI kohereza ingabo zo gutabara, Ambassador w’Amerika muri LONI yashishikarije bagenzi be gutora icyemezo cyo kuvana byihutirwa ingabo zose za UNAMIR mu Rwanda. Icyemezo cyaje gufatwa hasigara abasirikare 270 bonyine (reba Resolution 912 passed by UN Security Council).

IV. Tariki 27 Mata, Papa Yohani II yemeje ko ibyaberaga mu Rwanda ari jenoside . Igihugu cya Amerika cyakomeje gusuzugura ibyavugwaga na za ONG ndetse nibi byatangajwe na Papa. Ibindi bihugu bikomeye nabyo bareberaga kuri Amerika.

V. Tariki 30 Mata 1994 ibaruwa ya Political Bureau ya FPR yanga ko LONI itabara.

VI. Tariki 9 Gicurasi 1994, Madeleine Albright yavuze amagambo ababaje (the shocking statement)akurikira: “We have serious reservations about proposals to establish a large peace-enforcement mission which would operate throughout Rwanda with a mandate to end the fighting, restore law and order, and pacify the population…It is unclear what the peace-enforcement mission would be or when it would end.”

VII. Tariki 17 Gicurasi: Igihugu cya Amerika cyaburijemo icyemezo cya LONI cyo kohereza ingabo zigera kuri 5500 guhagarika ubwicanyi. Icyemezo cyakomejwe gutinzwa nkana kugeza tariki tariki 8 Kamena (FPR imaze kugera ku butegetsi UNAMIR II ibona kuza yiruka)

VIII. Tariki 25 Gicurasi (Jenoside igeze nko mu cya kabiri cyayo): President Clinton, avuga kuri politike y’Amerika yerekeye gutabara yagize ati: “Whether we get involved… in the end must depend on the cumulative weight of the American interests at stake.” Inyungu za Amerika koko (bo bareba inyungu zabo). Muri politiki y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe za Amerika, gupfa kw’abanyafurika ntacyo bibabwiye cyane cyane iyo inyungu z’Amerika zitabagamiwe cyangwa zishobora no kwiyongera. Ese aho Abanyafurika batangaho ibitambo benewabo bareba mu nyungu zande? Ese mparaniye inyungu zanjye Abanyamerika bagaharanira izabo bikaba Win-Win bitwaye iki?

Umwanzuro:

1. Iyo ingabo za MINUAR zongerwa zikanahabwa misiyo isobanutse zari guhagarika ubwicanyi. Umugambi wa FPR wo gufata ubutegetsi bwose wari kuburiramo. FPR yari gasubira mu mishyikirano n’igice cyari Leta y’icyo gihe. Impunzi ntizari kujya Kongo ngo zicirweyo n’ibindi n’ibindi byose tubona uyu munsi siko byari kuba bimeze. Ariko siko byagenze! Amasomo ni menshi twakuramo.

2. Ibijyane na Jenoside yakorewe Abahutu byo ni agahomamunwa kuko ntawe utazi uburyo barimbaguwe na FPR mu bihe bitandukanye.

3. Mu gusoza turasaba abanyarwanda bose muri rusange n’urubyiruko by’umwihariko Abasore n’Inkumi b’Abatutsi n’Abahutu badafite ‘complexes’ y’ubwoko bakomokamo, bafite urukundo rw’u Rwanda n’Abanyarwanda kwitandukanya n’ibitekerezo bishaje by’abantu bafite amacakubiri (Ancienne Génération z’abaFPF-Inkotanyi cyangwa Abagitsimbaraye kuri MRND).

Harakabako u Rwanda rw’Abanyarwanda bose
Harakabaho ‘New Generation/Nouvelle Génération’
Harakabaho Ukuri, Demokarasi n’Amajyambere mu Rwanda
Harakabaho Abayobozi bakunda abo bayobora

Mugire urukundo n’Amahoro.

Jean Marie V. Minani
Perezida w’ISANGANO-ARRDC ABENEGIHUGU

Ingabire asubiza ubujurire bw’ubushinjacyaha yashimangiye ko kuvuga ibitajyenda atari ugukwirakwiza ibihuha.

$
0
0

Ubwo Madame Ingabire Victoire Umuhoza ,umuyobozi wa FDU-Inkingi ufunzwe azira ibitekerezo bye bya politiki yongeraga guhabwa ijambo n’Urukiko rw’Ikirenga ngo agire icyo avuga ku bujurire bw’ubushinjacyaha yabwiye urukiko ati : « umurongo wa FDU-Inkingi ni ukugaragariza ubutegetsi buriho ibitagenda kugirango bikosorwe, gufunga umuntu kubera ko yanenze ni ikintu kibabaje cyane,birakwiye ko abatavugarumwe na Leta batakomeza kwitwa abanzi b’igihugu kuko natwe twifuza kubaka igihugu cyacu. Ibibazo byose byugarije u Rwanda byakemurwa n’ibiganirompaka,kuba ubutegetsi buriho butemera ko habaho ibyo biganiro ahubwo bukamfunga nzakomeza kubwita ubw’igitugu»

Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru ku ngingo eshatu z’ingenzi arizo :Kuba Ingabire Victoire yarahanaguweho icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo ,Kuba Ingabire Victoire yarahanaguweho icyaha cyo kwamamazankana ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubuyobozi no kuba Urukiko Rukuru rwaramugabanyirije igihano.

Ku bijyanye n’ingingo ya mbere yo kurema umutwe w’ingabo witwa CDF , Ingabire Victoire Umuhoza yabwiye urukiko ko yaba abareganwa nawe ari nabo bamushinjaga kurema uwo mutwe bemeza ko uwo mutwe utigeze ubaho kuburyo ndetse n’ubushinjacyaha butabasha kwereka urukiko ibimenyetso byaho uwo mutwe uba ,icyo wakoze n’uruhare rwa Ingabire mu gusembura(incite its creation) no gushinga uwo mutwe. Ingabire yabwiye urukiko ko akurikije ibimenyetso bitandukanye yeretse urukiko, uyu mutwe ari uwahimbwe n’ubushinjacyaha, ubugenzacyaha bufatanyije na Major Vital Uwumuremyi.Ibi Ingabire akaba abishingira cyane ku kuba bwarakoreshaga ibintu bwahawe na Vital kandi yari atarafatwa. Icyi cyaha Urukiko Rukuru rwaragihanaguyeho Ingabire kubera ko narwo rwabonye ibimenyetso byacyo bidafatika.

Ku cyaha cyo kwamamazankana ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubuyobozi, ibimenyetso byari byatanzwe kuri icyi cyaha byari, ibiganiro bitatu Ingabire yagiranye n’abanyamakuru batandukanye,inyandiko zagiye zitangazwa ,ijambo yavugiye ku kibuga cy’indege n’ibindi. Kuri ibi bimenyetso byose bitandukanye ikibazo cyagiye kibamo ni uko ubushinjacyaha bwagiye bufatamo akajambo kamwe akaba ariko buha inyito itariyo aho gufata ubutumwa bwose uko bwakabaye . Ingabire yabwiye urukiko ko ibibazo abanyarwanda bafite aribyo byahagurukije FDU-Inkingi ikaza gukorera mu gihugu kandi ubushinjacyaha ntibwigeze bubivuguruza ,ibi yabivuze muri aya magambo « kuba urukiko rwaragendeye ku bisobanuro natanze rukampanaguraho icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha ,ni uko ibyo navugaga nanengaga ibitajyenda ariko nta mugambi wo kwangisha abanyarwanda ubutegesti buriho nari mfite kuko buri gihe turanenga ariko tukanatanga uko twe tubona ibintu byakosorwa »

Ku byerekeranye n’impamvu ya gatatu y’ubujurire bw’ubushinjacyaha aho buvuga ko Urukiko Rukuru rwagabanyirije Ingabire ibihano,Umuyobozi wa FDU-Inkingi yabwiye Urukiko rw’Ikirenga ko impamvu umucamanza yatanze zigabanya ibihano azemererwa n’amategeko kandi bimwe mubyo yagendeyeho ni ubushinjacyaha bwabyitangiye mu rukiko. Ingabire yanavuze ko ibaruwa ubushinjacyaha buvuga yandikiye umukuru w’igihugu ko ntaho ihuriye no gusaba imbabazi kuko yari ifite intego yo gusubiza abantu bo munzego nkuru z’igihugu bari bamaze iminsi bamushaka ngo bashyikirane ariko akababwira ko niba bashaka imishyikirano batayigirana nawe kandi agifunze.

Urabanza ruzasubukurwa tariki ya 8 Gicurasi 2013 humvwa abunganzizi ba Ingabire Victoire.

FDU-Inkingi

Boniface Twagirimana

Visi Perezida w’agateganyo

images (1)

KAGAME YAHAWE IMBARAGA… UKURI MUTAMENYE.

$
0
0

Ufite amatwi niyumve, ufite ijisho nibura rimwe abone, guhitamo ni ukwawe, wowe ugiye gusoma iyi mpuruza, ukuri kuvuye mu rumuri, urumuri rutanga umucyo, umucyo ubamurikira mukamenya, kumenya kubavana mu bubata, mukimenya mukamenyana, mukimika urukundo, umwami w’urukundo niwe utanga amahoro. Iyi nyandiko si zimwe zisanzwe, ubu nibwo butumwa abanyarwanda mukeneye muribi bihe bikomeye, dore muri mu mwijima ukaze umwe wahinduye abize injiji, ugatuma mutabona kandi mwitwako mufite amaso, ntagishya nzanye usibye ubutumwa mwe mwese mwirengagiza, Bwenge angiriye ubuntu, anyereka akadomo kubihishwe umuswa nkanjye w’umunyabyaha, ngaho ntakurambiye soma neza witonze.

Hari mw’ijoro, mu masaha akuze amwe igitotsi kiba kiryoshye, nuko kubera ibyo nirirwamo byo gusohoza ubutumwa nahawe, rimwe na rimwe mvuga ibyo mbona, ibimbabaza nk’umuntu ndetse ibi mwese mubona bihagaritse umunyarwanda umutima, nibwo ndose ibintu byinshi biteye ubwoba, nibwo ndose ndimo gusenga nsaba Imana ubutumwa bwagirira benshi akamaro, ubutumwa bwahindura abanyepolitike bacu, bamwe birirwa barema amacakubiri mu bantu kubera inyota y’ubutegetsi, ubutegetsi ubu butumye imbaga z’abantu zitikira zizira ubusa, politiki ituma uwize ahinduka injiji, abari abantu bagahinduka ibirura, abapadiri bagakingirana amavanjiri, abapasitori bagatererana intama baziyobya bazibwira ibyo zishaka kwumva aho kubabwira IJAMBO, ryo ryaremye byose ryo ryagennye ukubaho kw’Isi n’ibiyiriho byose, ibi baharanira bose mu ntero imwe nyamara bakiyibagiza ko imibereho yabo, ibyo bashaka kwigwizaho ibyo twita ubutunzi, icyubahiro, ubushobozi, ibyo bita byiza byose bifite nyirabyo… “Ariko Kanyarwanda urazimiza, tobora utubwire watwicihije amatsiko.”

Yee, ubutumwa nahawe nibwo bw’ubu, nta cyabayeho, kiriho cyangwa kizaza kitanditse mw’ijambo ry’Imana abenshi mwita Bibiliya, ubwenge bwose buduha kumenya, no kubatuka mu mwijima niho buri, uwagize amahirwe yo kumenya gusoma akaba abasha kubona Bibiliya nayegure ayifate asome, IMIGANI n’IBYAHISHUWE, muti twe tutemera Imana se? Mwebweho ibyanyu bizwi nayo yoyine sinemerewe kubacira urubanza. U Rwanda uko rwagiye rutegekwa nyuma ya Revolution yo muri 1959, abarutegetse uko bagiye bakurikirana kugeza ubu, ububasha bwose ntabwo babuhabwa n’UMUTURAGE w’umunyarwanda, mbisubiremo ntabwo ububasha n’ubutegetsi babuhabwa n’umuturage nkuko batubeshya! Ahubwo ububasha buva ku MUZUNGU, umuzungu yaratuzunguye ntitwarabukwa, atwambura ibyacu abinyujije mu kujijisha, niyo mpamvu n’ububasha Kagame Paul afite uyu munsi atabukesha wowe, cyangwa njyewe, n’ikimenyimenyi yabaye uwariwe ku mpamvu ebyiri:
1) Kuko yari umuntu w’umunyantege nke, ufite inzozi zo kumera neza nkanjye cyangwa nkawe;
2) Kuko yari umuntu udafite ibyiringiro, kuko Isi yakuriyemo yamuyobeje inzira, ntamenye ukuri kwihishe mw’isengesho rya DAWE URI MW’IJURU twigishijwe n’umukiza wacu.

Kuba rero uyu munsi akora ibyo akora byose mukarira, mukavuza induru, mugasakuza, mugashinga amashyaka ngo mumurwanye, yewe hari n’abadatinya kwihandagaza ngo bagiye gushinga ingabo zikoreshe imbaraga mu kumuvana ku butegetsi ariko mwese mbona mushaka kuvura indwara itariyo, indwara “Kagame” n’abandi benshi barayirwaye kandi niyo igize Isi yose uko muyibona uku. Ibiri amambu nuko abantu muheranwe n’agahinda kubera mwabaye ”deceived”. Ntimwibeshye rero ngo mubeshye na rubanda ko Kagame yatowe nabo, reka da ahubwo yimitswe n’abo akorera, iyo mvuze abo akorera simvuga abanyarwanda, none se ntimuziko yabonye amajwi 93 kw’Ijana arenga? Nuko se yarakunzwe n’abatutsi bose wenda ngo dushyireho n’abahutu (ntabwo nshyigikiye ko amatora yakorwa hakurikijwe amoko, ntimunyumve nabi), nuko se yahatanaga n’abantu batazi iyo bijya n’iyo biva, cyangwa se nuko yize amashuri menshi nk’abandi bamukorera? Ese kuki akora ibyo akora, kwica abanyarwanda kandi aribo ashinzwe? Kuki se tuyoborwa n’umuntu utazi no gukoresha umutimanama? Umuntu utanga urupfu nk’utanga ibigori mu nkambi utajya yibuka ko nawe azapfa? Umuntu uhitamo kwubaka Convention Center aho kwubaka inganda zitanga akazi ku bantu benshi, umuntu wigwijeho byose kandi atarya byinshi kubera imiterere y’umubiriwe, ndetse n’ibindi bibazo mwese mwakwibaza…

Ukuri mutamenye, nuko Isi n’ibyayo byahawe umutware Satani, ubwo yajugunywaga kw’Isi amaze kwigomeka ku Mana mu bihe bya kera cyane, niwe ubitanga, ubigabira abamuramya bose ndetse biyemeje kumwumvira no kumuyoboka kuko akeneye abo bazajyana igihe cy’urubanza, arashaka abazamushagara ubwo ibihembo byacu bizaba bitangwa, ukundi kuri mutamenye n’uko “umuntu adatungwa n’imigati gusa, ahubwo atungwa n’Ijambo ry’Imana” niyo mpamvu mw’isengesho Umukiza wacu YESU KRISTO yatwigishije haraho agera akagira ati: “…ifunguro ridutunga uriduhe none…”, aha abantu bahavuga bikinira ariko harimo ihishurwa mutazumva muri za Kiliziya n’Insengero kuko Umwami w’Isi yahihaye ibyicaro, ikinyoma kikimikwa, mu Rwanda murabizi neza ko bimwe mu bitarigeze bibaho mu mateka Kagame yazanye (atumwe na Shebuja) ari ugucengera, gusenya no kwimika umusangirangendo we ku buyobozi bw’Idini, hose hagamijwe guhindura ubutumwa, mukagezwaho ibibajyana kwa shebuja.

Ukuri mutamenye kandi kugiye kutumara, nuko Kagame mukwikubira imitungo yose no kwicisha inzara abaturage agamije gushyira mu bikorwa ibyanditswe, ko muzababara kugirango mutakaze ibyiringiro, maze mwemere gukomera amashyi no kuramya Umwami w’Ibibi, ibi mubikora kenshi mu “muryango wa RPF” mwinjiye mubanje gukora “indahiro” y’igihango mugiranye na Sekibi kandi mwiyemeza ko uwo wese utazayoboka azaba abaye umwanzi wanyu, ndetse ko namwe nimuyivamo muzahanwa nk’abagome, bisobanura ko muzicwa, iyo abica rero aba ashyira mu bikorwa ibyo ubwanyu mwiyemereye ndetse mukatura ntagahato, abenshi icyabajyanyemo ni ugushaka ibibatunga byinshi birenze iby’umunsi mwigishijwe, IRARI RY’IBYISI Shitani abashukisha ngo mukunde mumuramye… Muratunguwe se?

Kagame muvuga siwe uyoboye u Rwanda, ahubwo tuyobowe na Shitani (Niwe utegeka abanyabubasha bose kw’Isi babanje kumusezeranya ko bazakora ibyo batumwe), gahunda ye ni iyo kubabaza UMUNTU, kumukura mu kwizera, kumukoresha amarorerwa yose mubona, akamuha imitungo yose, ubushobozi bwose, ariko nyuma ikigamijwe ari UKUMWICA ari mubi, kugirango atazabona Imana, Kagame n’umwe muri abo bagiranye igihango nawe, akorera we, atanga ibitambo iwe (abicwa hirya no hino barashwe, baciwe imitwe, bazira gushaka kumena ibanga no kumuvangira bo si ibitambo, ahubwo aha ndavuga abaterwa grenades, abicwa mukivunge, abo bose bapfa bigaragara ko arinzirakarengane bose ni ibitambo by’amaraso aba atanga kwa Shebuja), arasahura agashyira Shebuja iminyago kugirango ikoreshwe muri gahunda zose zigamije kugera ku ntego yabo n’abo bafatayije, u Rwanda mubona ruyobowe n’imbaraga z’umwijima, twimitse Shitani iwacu, none murarira? Ngaho nimurebe, mwikebuke, murebe ababayoboye, utaregwa kwica, azwiho ubugambanyi, ubujura, kubiba urwango cyangwa kumenya guhimba ibinyoma no KUJIJISHA, ibi nibyo Kagame yageze igihe akababwira ati hariho n’injiji zize mu Rwanda, aba bose ahumwe amaso n’irari ry’ibyisi, aho ibikorwa byabo bibi, byangwa n’uwiteka kuburyo kwitwa umuyobozi mu Rwanda bisa n’igitutsi mu maso y’Imana, kuko uba wiyemeje kugurisha ubumuntu bwawe kubw’inyungu z’inda nini, abenshi mu bagore n’amasugi bicaye hariya bitwa ba NYAKWUBAHWA kubera gusambana n’izo nkozi z’ibibi, abo nibo bakwiye KWUBAHWA? Kebuka reba hirya yawe, abantu babaye maneko (ba Yuda bamwe bagambanira abandi ngo bicwe), ntawubikunda ahubwo mwese mwazize indahiro-mbisha mwakoze, mwakoranye igihango n’umugome, ese ntimwamenyeko inyoni zo mu kirere zitunzwe n’ubuntu bw’Imana? Kuki mwirengagiza amagambo so yabahaye, aho mwabwiwe inkuru, mukabona iherezo rya ba Mobutu, ba Sadam ba Kadafi ariko mukinangira mukaba mumaze bene wanyu, ese ntabwo muziko umwami w’ibibi ari Shitani? Kagame kuba akoresha abazungu nk’abajyanama be bwite, mwabyemeje murihe tegekonshinga? Muzi impamvu yabyo? Bariya nibo bamwimitse, mwe ntibibareba, nimureke kumutiza amaboko muzira iby’Isi bigiye kubaca mu mazuru, ubundi abagizi ba nnabi nibo bayoboye iki gihugu, ugaragaje kurusha abandi imyitwarire yavuzwe haruguru azagabana ku butegetsi, nyamara ukuri mwirengagije cyangwa se mutamenye n’uko Yesu yabwiye Petero ati: “…ukomeye(Umuyobozi) ni uwo wese ubasha kuba umugaragu w’abandi”.

Kagame murwanya mu mubiri, arakomeye cyane kuko kumurwanya ni ukurwanya “system”, nimubanze muhindukire Imana, mwige gutungwa na bikeya cyane, mukundane kandi musaranganye nk’abavandimwe muve mu matiku Shitani n’abambari be bihinduye abanyepolitiki babashoramo, ntambuto mbi yera amatunda meza, bityo Kagame ntateze guhinduka we arashishikaye no kwigura kuko azi neza ko akorera Umwami w’umunyamwaga, uzamuhitana igihe cyose (Imana imugenderere ave mu bubata), ibyo akora abiterwa na Shebuja, nyamara iyo amenya guhitamo kare ntiyari kubyemera kuko mu mutima we harimo agahinda, harimo icuraburindi, yuzuye umushiha n’ubwoba, siwe wishimiye kugirwa ruharwa none amahurizo akaba amubanye menshi kuko iherezo rye riri bugufi, yarabeshywe, aratubeshya none yasanze ikinyoma kigiye kumumerera nabi arashaka guhanyanyaza, aradutera ubwoba ariko atanga ibitambo yiyemeje ku nzirakarengane aduteramo amagerenade (Musenge cyane Imana ibarinde kugwa muri ibi bitero), amenesheje benshi, abakozi b’Imana bari ku nkeke bagambaniwe n’abambari ba Shitani biyoberanya mw’ikanzu y’ubushumba.

Abo bose batuzanamo politike ishingiye ku moko ni bamwe nawe (bose baramya umwami w’Isi) ndetse bamwe bataye ibyo bakoraga biyemeza gushishikara ndetse bashobora kuzafata ubutegetsi kuko ababutanga ntaho bazajya, nimudahindura imibereho yanyu ngo muyoboke Imana, mureke ibyaha, muzakomeza kurira nta mahoro muteze, kuko ayazanwa n’imbunda yo utayazi azayabaze, abategetsi bacu ni INKOZI Z’IBIBI zitatwitayeho na gato,, Imana niyo yonyine idukunda, bityo mwitandukanye n’Umwanzi w’amahoro kuko icyo abifuriza ari urupfu, RINDA UMUTIMA WAWE KURUSHA IBINDI BYOSE, kuko iherezo rya byose riri bugufi. Sinarinzi ukuri, nakubwiwe n’Umwami w’amahoro… Abafite amatwi mwumve, n’abafite amaso mwihere ijisho abatuyoboye uwo bakorera, maze muzabamenyera ku mbuto bera, abenshi ni ABABESHYI, Imana ibashyize hanze. “Mbwira inshuti zawe nkubwire uwo uriwe”, ukuri mutamenye ku nshuti magara za Kagame muragusanga kuri link zikurikira: http://www.youtube.com/watch?v=c5sDIWWQhck

http://www.youtube.com/watch?v=uEmPMzDYv8s

http://www.youtube.com/watch?v=aXTvwgTdn-Q

Iyo yari impuruza, ahasigaye mugire amahoro aturuka ku Mana.

Kanyarwanda

Abagera kuri Dr Gasana mumumpere utu tuntu nanditse

$
0
0

Banyarubuga mukomere cyane,

Bibaye ngombwa ko ngira icyo mvuga ku kiganiro Gasana, Bahunga na Ruhigira bagiranye na radio itahuka.

Mu Ingoro Nshinga Mategeko

Ndagirango nibutse Dr Gasana ko aza mu ngoro y’inteko ishinga amategeko, yaje ashoreranye n’umutegarugori w’inzobe. Bahise bajya ku muryango, bategereza ko bababwira ko binjira. Yibuke ko abasirikare ba FPR aribo binjizaga.

Gasana ageze mo imbere, yaganiriye ku buryo buvunaguye na Jacques Roger Booh Booh bari kumwe na Faustin Twagiramungu kuko Agatha Uwiringiyimana yari yagiye kubonana na président.

Ubwo Enock Ruhigira yinjiraga mu ngoro, Dr Gasana yari ahagararanye na Amuri Suwedi hamwe na Faustin Twagiramungu. Ubwo bahise bareba Enock Ruhigira aha bikaba bishaka kuvugako bari bamuvuze. Hashize akanya Agathé Uwiringiyimana yarinjiye maze Amuri Suwedi ahita ajya kumuha briefing.

Hashize akanya Perezida Habyalimana arinjira imihango iratangira. Major Désiré Mageza wari ushinzwe protocole afata ijambo, hakurikiraho Yozefu Kavaruganda wari umukuru w’urukiko rw’ikirenga maze asaba perezida Habyalimana kuza kurahira. Amaze kurahira ahita ashyira umukono ku nyandiko ishimangira irahira rye. Abagize urukiko rw’ikirenga nabo bashyiraho umukono. Hanyuma Kavaruganga a haussé la tête en signe que barangije abyereka Dr Sindikubwabo wari umukuru w’inteko ishingamategeko. Maze Dr Sindikubwabo ashyira agatoki hejuru abwira la technique gutanga ijambo muri salle. Nibwo Perezida Habyarimana afashe ijambo arishyira mu gifaransa maze abwira abari aho ko imihango isigaye iraza kuba saa cyenda ati: mwese ndabararitse muze kuba muhari aho ndaza kurahiza abadepite maze nayobore inama ya mbere ya bureau politiki yiyo nteko. Ahita ahaguruka aragenda.

Mbibutse ko, kuva aho Yozefu Nzirorera wari umunyamabanga mukuru w’ishyaka MRNDD yari yicaye, aha ndashaka kuvuga ibumoso bwe nta bantu bari bahari kuko harihagenewe FPR itaraje(malgré le positionnement de ses militaires dans cette enceinte du CND) hamwe n’abari mu ishyaka PL bashamikiye ku ruhande rwa Lando (Ndasingwa Landuald).

Nyuma ya saa cyenda abadepite bo muri opposition ntanumwe waje. Kuko Agathé Uwiringiyimana yatanze itangazo kuri Radiyo ko abantu batitabira iyo mihango, niko rero byagenze.

Ndibaza:

Est-ce que les politiciens de l’époque avaient de la maturité pour gérer cette crise de grande envergure? J’ai la nette conviction que personne n’était responsable pour jauger la nécessité du bien fondé de la mise en application des accords de paix. Je précise qu’en attendant Gasana affirme haut et fort que le Président Habyarimana ne voulait point cet accord, que ce ministre vivait dans un tour d’ivoires. Byinshi nshobora kugira icyo mbivugaho ariko ndumva nahinira aha.

Inama y’i dar-es-salaam

Iyo nama yari ishingiye ku Burundi bitewe n’uko ivugurura ry’ingabo ryari ryabaye ingorabahizi maze wakubitiraho n’uko impunzi z’abarundi zari zaraje nyuma y’iyicwa rya Ndadaye ryateraga impungenge imiryango mpuzamahanga.

Kuri Faustin Twagiramgungu wagombaga kujya mu masezerano y’Arusha

Mbibutse ko icyo gihe Dr Nsengiyaremye wari Ministre w’intebe yavugaga ko uwo mukandida atagira inenge(aha yarivugaga). Icyabiteraga ni amakimbirane yari hagati ye na Faustin Twagiramungu. Taliki ya 16 avril 1993, baje kwongerera Dr Nsengiyaremya igihe cy’amezi atatu banamusaba kuba arangije kuzuza imishikirano. Bigeze taliki ya 16 nyakanga 1993, bamubwiye ko atashoboye kurangiza inshingano bamuhaye none bakaba bamusaba kuvaho. Nibwo Faustin Twagiramungu atanze Uwiringiyimana Agathé. Dr Nsengiyaremye ati: sinaze kuvaho, ariko nsimburwe na Kambanda Jean. Vers 2h00 du matin perezida Habyalimana abonye MDR inaniranywe ati Ndashyiraho Kabanda comme premier ministre. Mwibuke Faustin avuga ko atashoboraga gukinira umupira hanze y’ikibuga. Ati ese watsinda ute?

Ibindi Enock Ruhigira yabisobanuye bihagije. Ndashaka kwongeraho akantu gatoya. Umunsi wakurikiyeho nyuma yishyirwaho rya Agatha Uwiringiyimana, ubwo hari kuwa gatandatu, nibwo umunyamakuru abajije Agatha Uwiringiyimana ati ese aho ntibyaba bigiye kuba nka guveroma Birindwa(Zaire(Birindwa et Kishekedi)). Ati oya. None se iki gihugu ntikigira amategeko? Ati abajandarume bazakore akazi kabo. Guverinoma imaze kurahira nibwo yateraniraga muri Hotel du 5 juillet. Mubyo yahise yiga hari uko ihita itanga ikifuzo ko Faustin Twagiramungu yazaba minisitiri w’intebe y’inzibacyuho yaguye.

Ntabwo byatinze ngo Perezida Habyarimana ahite abyemera. Abantu bati Ko Perezida Habyarimana ari kwihuta cyane bigenze bite? Ubwo bamwe bumvise ko Perezida Habyarimana yashakaga kwereka Dr Nsengiyaremye ko atakiri kuri gahunda zo gutegeka inzibacyuho yaguye( Radio trottoir de cette époque charnière).

Ntabwo rero ari Dr Gasana wabikoze nk’uko abyiyitirira. Nsoze nibutsa ko Perezida Habyarimana atigeze yanga ko Faustin Twagiramungu aba ministre w’intebe. C’est le camp de Dr Nsengiyaremye qui n’en voulait point.

Nyamuneka tubwizanye ukuri muri iki gihe tugukeneye. Abagera kuri Gasana mumumpere utu tuntu nanditse.
Murakoze.

Jean Claude SEYOBOKA
Ex-officier des FAR

Rwanda:Ishyaka Green Party ryongeye kwimwa uburenganzira bwo gukoresha inama

$
0
0

Rwanda Democratic Green Party (Ishyaka riharanira demokarasi n’ibidukikije mu Rwanda) ryari riherutse kwandikira Akarere ka Gasabo risaba gukoresha inteko rusange igamije kuryandikisha mu buryo bwemewe n’amategeko, Inama yariteganyijwe taliki ya 10 Gicurasi 2013.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko atimye uruhushya Ishyaka rya Green party ahubwo hari undi muntu wasabye mu izina rimwe asaba gukoresha inama.

Ndizeye Willy yagize ati, “Ntabwo twabimye uburenganzira, ahubwo taliki 22 twabonye ibaruwa isaba gukora inama, nyuma haza indi taliki 24 nayo isaba gukora inama kandi zasinywe n’abantu batandukanye kandi bose bavuga ishyaka rimwe. Ubwo rero twabasabye kubanza gukemura amakimbirane hagati yabo kuko tubona bishobora guteza ikibazo”.

Uwitwa Alex Mugisha niwe wasabye Akarere ka Gasabo gukoresha inteko rusange taliki ya 24 Mata 2013, asaba ko inama yakorwa taliki ya 06 Gicurasi, naho Habineza Frank yari yanditse taliki ya 22 Mata 2013 asaba gukoresha inteko rusange yo kwandikisha ishyaka taliki ya 10 Gicurasi 2013.

Frank Habineza yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko yababajwe no kubura uburenganzira akomeje gusaba…

“Biratubabaje cyane kuko twari tumaze iminsi dutegereje igisubizo, gusa tugiye kwicara dushake umuti w’ikibazo twongere tubasabe.”

Habineza Frank yatangarije Izuba Rirashe ko Mugisha Alex wasabye gukora inama mu izina rya Green Party atari umunyamuryango ariko yigeze kuba umuyoboke aza gusezera muri Green Party taliki 02 Nyakanga 2010.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yavuze yaba Frank Habineza cyangwa Mugisha Alex kimwe n’ishyaka ryabo batazwi.

Umuyobozi wa Green Party avuga ko ubuyobozi bwagiye butinda kumuhaibyangombwa byemerera umutwe we wa politike gukora mu buryo bwemewe n’amategeko, kandi afite intego yo guhatanira imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko mu matora azaba muri nzeri uyu mwaka.

Muvunyi Fred

Source:Izuba Rirashe

Wellars Gasamagera ati: Ntabwo twakwizera opposition

$
0
0

Mu gihe hasigaye amezi ane ngo amatora y’abadepite akorwe; Umuryango wa FPR-Inkontanyi uravuga ko witeguye guhatana n’amashyaka atavuga rumwe nawo.

Komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu Muryango wa RPF-Inkotanyi avuga ko hari ibyiza uyu muryango wakoze bituma ugira icyizere cyo gutsinda amatora y’abadepite.

Mu bituma bagira icyizere cyo gutsinda amatora y’abadepite, harimo nka gahunda ya girinka Munyarwanda imaze guhindura imibereho y’Abanyarwanda, gahunda yo gushyira abaturage mu ma koperative, ubwisungane mu kwivuza ndetse n’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12.

Icyakora ngo hari inzitizi iri shyaka rifite zishingiye ku bice bitatu nk’uko Gasamagera Wellars yabitangarije Izuba Rirashe, ati “Inzitizi ya mbere ni ishusho igihugu gifite mu mahanga n’uburyo tuvugwa mu bihugu duturanye nabyo, ibyo bigira ingaruka ku matora. Dufite abanyamuryango bashobora kugira imyifatire itari myiza ku buryo nabyo bigira ingaruka ku baduha amajwi. Na none mu gihugu imbere ntitwakwirengagiza abatavuga rumwe natwe (Opposition), opposition irahari kandi twiteguye kureba abo tuzaba duhanganye mu matora.”

Amwe mu mashyaka ashobora kuzahangana na RPF-Inkotanyi mu matora y’abadepite ateganijwe hagati muri Nzeri; harimo PSD, PL na PPC, ari nayo mashyaka yagiye agaragara mu guhatana ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n’indi myanya mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Hari andi makuru yemeza ko hari n’abakandida ku giti cyabo bashobora kuzagaragara mu matora y’abadepite kimwe n’ishyaka riharanira demokarasi n’ibidukikije mu Rwanda ritaremerwa, naryo rifite inyota yo kwitabira amatora bwa mbere.

Hari amashyaka ashobora gukomeza kwifatanya na RPF

Aya mashyaka amaze imyaka 19 ariho, kandi yaranzwe no gufatanya na RPF-Inkotanyi mu myaka umaze ku butegetsi. Hari abakunze kwibaza igihe azamara ahetswe na RPF-Inkotanyi.

Nubwo hari ababibona nko guhora mu kwaha kw’Umuryango ukomeye wa RPF, yo iracyifuza ko yafatanya nawo, ngo kuko aya mashyaka awufitiye akamaro.

Gasamagera Wellars ati “Ariya mashyaka agira abayoboke kandi tuba tubakeneye, iyo kwiyamamaza bigeze abo bayoboke turababona, kandi buriya muri Politike niyo wabona umuntu umwe aba afite akamaro. Rwose bizaba ari byiza nitubona amashyaka tuzafatanya.”

Nta shyaka riremeza ko rizifatanya na RPF, ariko mu yari asanzwe afatanya nayo nta na rimwe riremeza ko rizitabira amatora riri ryonyine. Umuyobozi w’Ishyaka riharanira ubumwe na demokarasi UDPR, Hon. Rwigyema Gonzag avuga ko hari inyungu nyinshi mu kwifatanya na FPR-Inkotanyi.

Hon. Rwigyema yagize ati “Ubundi turabanza tukabijyamo inama ku rwego rw’ishyaka, uretse ko dufite inyungu mu kwishyira hamwe, iyo twishyize hamwe twunguka ko iyo myanya turi buyibone. Amashyaka yacu afite budget itari nini ariko byibuze tuba twizeye ko amajwi arenga 5% azaboneka.”

Hon. Rwigyema Gonzag yongeyeho ko abantu bakwiye kureka imyumvire ishaje yo kwibwira ko kwifatanya n’ishyaka riri ku butegetsi ari ukujya mu kwaha kwaryo. Yavuze ko iyo bagiye mu matora buri shyaka rikoresha ingengo y’imali yaryo.

Biteganyijwe ko amatora y’abadepite azaba taliki 16,17 na 18 Nzeri 2013

Muvunyi Fred

Izuba Rirashe


NTA NYUNGU DUFITE YO KURWANYA YUVENAL HABYARIMANA KUKO ATATURWANYA; NTA N’IYO DUFITE YO GUSIZORA TUMUSINGIZA KUKO ATAZAGARUKA.

$
0
0

IRIBURIRO

  Mugutangira ndagirango nsabe umunyarwanda wese wagira ubushake ndetse n’ubushobozi bwo kungereza ubutumwa kuri izi ntwari zazize kutwitangira ko yazindamukiriza azibwira ko ubutwari bwazo aribwo budutera imbaraga zo kugera ikirenge mucyazo no gukomeza urugendo zatangiye kuko twifuza kumera nkazo.

Azazimbwirire ati: Ntwari mwe! aho muri n’ubwo FPR-Inkotanyi yakwifuza ko mutabaruka none ariko Imana yo ifite ubugingo bwanyu mubiganza byayo ntizabyemera kandi ko nimutarekurwa n’ubutabera muzabohoka nka Majoro Rizinde,Komanda biseruka ndetse na Muvunanyambo.

Ibyo kandi ntibizacira aho kuko amarira y’abanyarwanda banyuranye bari kungoyi  bose bazira akarengane adatuma tugoheka kuko bose nta n’umwe tudasangiye isano. Izo ntwari mpaye intashyo yanjye ni:

  1. Bwana Déo Mushayidi.
  2. Madame Ingabire Victoire
  3. Bwana Bernard Ntaganda
  4. Dr Niyitegeka Thénèste
  5. Madame Mukakibibi Saidati
  6. Madame Nkusi Agnès

N’abandi bose bababariye mumabohero atandukanye  hirya no hino mugihugu.

MWAKWIBAZA MUTI ESE INYUNGU TUYIFITE HE?

IGISUBIZO: Aho dufite inyungu ni ukurenga ibidutanya bishingiye kumateka y’urukozasoni twaciyemo tukaba umuntu umwe, tugashyira imbaraga zacu zose hamwe, maze tukarasa kuntego ariyo yo guhirika no kurandurana n’imizi ingoma ya FPR-Inkotanyi.

Banyarwanda banyarwandakazi bavandimwe

Iyo twitegereje uburemere bw’urugamaba rudutegereje rwo guhanagana n’ingoma y’abicanyi ya FPR-Inkotanyi, dusanga nta nyungu na mba twagira yo kurangazwa n’ingoma zitakiriho yewe n’abaziyoboraga bakaba baritabarukiye ndetse na bake bagihumeka bakaba bototera ikiruhuko cy’iza bukuru.

Birababaje kubona abantu bitwa ko bajijutse cyangwa se ari inararibonye muli politiki ndetse no mu mateka y’igihugu cyacu bapfusha  umwanya wabo ubusa bakawuharira kuvuga ibigwi bibi cyangwa byiza by’ingoma zacyuye igihe bitewe n’imyumvire ishingiye  ku marangamutima bigatuma bibagirwa  guhanga amaso uwo turwana nawe ariwe FPR-inkotanyi, kandi nyamara we iyo aduhiga adahuga.

Nizera ntashidikanya rwose ko mu bantu bayoboye u Rwanda uko ari abami 32 n’abaperezida 6 ubazanye ukabatereka hariya ukabwira abanyarwanda uti ngaho nimuhitemo uwabasubiza agahenge; perezida Habyarimana Yuvenal yabarusha amajwi kuko n’ubwo nawe abanyarwanda dufite ibyo twamunenga ariko kandi ninawe ufite byinshi ashimwa n’amoko yose kugeza ubu, nk’uko FPR nayo ariyo yakwegukana umwanya wa Ruvumwa imbere y’amoko yose.

Ariko kandi nibutse ko ibi maze kuvuga ari inzozi(Théorie/Theory)  zidateze kuzabona gikabya kuko nk’uko nabivuze hejuru habanza, abo bose bayoboye u Rwanda mbere ya Paul Kagame ntibateze kugaruka ngo tubashyire muri iryo piganwa . (Imana Ibahe iruhuko ridashira).

Abakiriho nabo Imana ibakomereze ubugingo kuko ubu bagenda ay’intamire.

Igihe kirageze ko buri wese muri twe amenya ko iyo umuntu yiyemeje kurwana urugamba aba akwiye kwitaho mbere na mbere   gufata ingamba zamufasha kugera ku intsinzi idasubirwaho.

Zimwe muri izo ngamba rero hakaba harimo no kudatoteza abazimu kandi uhanganye n’abazima ndetse batanakoroheye.

Hari n’abandi barangazwa no kumenya ingufu cyangwa umubare w’abanyamuryango w’andi mashyaka arwanya ubutegetse nk’aho ari byo bizabafasha guhirika ingoma ya Rusufero yagize abanyarwanda ibikange aho bari hose.

Kubwanjye rero mbona n’iyo ishyaka ryaba rigizwe n’umuntu umwe gusa ariko akaba afite ibitekerezo bifite ireme  iryo shyaka ryaba riruta amashyaka agwije injiji zigoswe n’amacakubiri, ba mutima muke wo murutiba na za bihehe zahekuye u Rwanda.

Nkivuga iby’amashyaka na none njye nsanga ivuka ry’amashyaka menshi ya buri munsi ntacyo ryangije kurugamba rwa demokarasi kuko ibyo byose biterwa n’inkovu z’ibihe twaciyemo.

Nemera ntashidikanya ko igihe kizagera izo nkovu zikoroha cyangwa zigakira burundu; maze buri wese yisuzume abone imvune ahura nazo azitewe no gutatanya imbaraga na bagenzi be bityo  abazabona ko bahuje icyerekezo, bagende bishyira hamwe buhoro buhoro kugeza ubwo bubatse urugaga rutajegajega ari narwo ruzajegeza ingoma y’igitugu kugeza ihirimye.

Banyarwanda banyarwanda kazi bavandimwe,

N’ubwo ngo  ntazibana zidakomanye amahembe ariko dukwiye no kumenya ko izotanye zitabura gusigana ivu; bisobanura  ko twe tukiri bato muri politiki; mugihe ababaye mungoma zose zayoboye u Rwanda bagitera akuka, tutazabura kwisanga hagati y’amatiku yabarangaga na mbere hose bakimaranira ikirindi cy’inkota y’izo ngoma.

Turasabwa rero kugira ubushishozi no kutabogama bitewe n’ibyo twumva cyangwa se tubona, ahubwo tukitaho kureba gusa icyo twabakuraho kizadufasha kwivuna ingoma y’igitugu.

Nibutse ko mu  bihe nk’ibi abantu benshi bavuga ko biyemeje gutanga umuganda wabo mubikorwa byose bigamije guhirika ingoma y’igitugu ya FPR bari bakwiye kumva ko n’ubwo kumenya amateka ari byiza kugirango twihe icyerekezo gihamye, ariko kandi ni na byiza ko abantu bamenya ko ntawangwa na bose bityo kuko uwaguhemukiye ashobora kuba hari uwo yagiriye neza akaba rero ntawe ukwiye kuzira ko yikundira Nyakwigendera Habyarimana, undi akikundira Umwami,undi akikundira Kayibanda, hakaba n’abandi bumva bafata undi murongo udafite aho uhuriye n’iyo yose.

Nk’uko natangiye mbivuga ntacyo bimariye abirirwa basingiza ingoma zacyuye igihe kandi ibyo bisingizo bazigenera ntacyo bifasha kurugamba turiho uretse gukomeza gutera urujijo n’amacakubiri mubanyarwanda bakagombye guhuriza hamwe imbaraga n’ibitekerezo byabo kugirango bidufashe twese kurasa kuntego ariyo yo kurimburana n’imizi système mbi ya FPR yamunze u Rwanda muri iyi myaka 19 ishize.

Njye mbona icyangombwa ari ukugira ubushake bwo gufatanya kubaka igihugu cyacu maze bugahuriza hamwe n’ibyo bice byose byavuzwe haruguru, uretse wenda igice kigitsimbaraye kuri Kagame na FPR ye kirangwa n’indwara yo kunangira kandi nyamara kitayobewe ko igihugu kiyobowe muburyo buteye isoni n’agahinda.

Ibyo ariko ntawe bikwiye guca intege, kuko umunsi ibindi bice bisigaye byabashije guhuriza hamwe imbaraga zabyo nta buryarya ikibazo kizakemuka mukanya nko guhumbya.

Iyo witegereje neza imyumvire y’abanyarwanda muri iki gihe usanga nta n’umwe utewe ishema n’amateka mabi twaciyemo ndetse ukanasanga muri rubanda rwa giseseka hari n’ubushake bwo kubaka ubumwe bw’abanyarwanda ahubwo wahindukira ugaterwa agahinda n’uko ibintu bipfira mubitwa abayobozi (leaders) badashaka kubwiza abanyarwanda ukuri kubintu bimwe na  bimwe bifuza kumenya.

Iyo myifatire ishingiye kukinyoma no kurimanganya kw’abo ba Leaders, bashobora kuba babiterwa n’ipfunwe naryo baterwa n’uburyo bijanditse mumigenzereze idahwitse yaranze ingoma zo mubihe bishize babayemo mbere y’ibi bihe turimo.

Ndababwiza ukuri ko abanyarwanda bafite inyota yo kumenya ukuri kudafifitse cyangwa kudakikira bimwe ngo kwibasire ibindi kumateka ya politiki yaranze u Rwanda cyane cyane hagati y’umwaka w’1990 kugeza ubu.

Ntibakeneye   ukuri guhabwa bamwe kukavutswa abandi. Ntibakeneye ukuri kuvuga ko bamwe bahemukiye abandi kugatinya kuvuga ko bose nta funi nta mujyojyo.

Abanyarwanda bakeneye abagabo baca imanza bararamye atari babandi bazica bahengamye,

Abanyarwanda bakeneye abagabo babarangaza imbere batububa ngo aha batagira uwo batoneka.

Abanyarwanda bakeneye abagabo biyemeza guhoza imfubyi n’abapfakazi batabarobanuye amoko n’icyabibateye.

Niyo mpamvu nsanga abantu bagize amahirwe cyangwa ibyago byo kuba mubuyobozi bwabanjirije iyi mpinduramatwara duharanira  kugeza magingo aya biyumvamo ishyaka n’ubushake byo gukorera igihugu bagira ubutwari bakabwiza abanyarwanda ukuri kuko niko kwonyine kuzabavura ibikomere bafite.

Niba hari aho abo ba leaders bakosheje bitabaturutseho kandi birazwi ko gukorera muri système nka ziriya turwanya n’izazibanjirije bitari byoroshye; bityo basabe imbabazi kuko gusaba imbabazi burya ni ubutwari naho kunangira ni ubugwari.

Si ngombwa ko nagira uwo ntunga agatoki kuko baca umugani mu kinyarwanda ngo abwirwa benshi akumva beneyo kandi ubwira uwumva ntavunika.

Ndizera ntashidikanya ko abo bireba nibagira ubutwari bagakora ibyo basabwa n’abanyarwanda bazababarirwa maze bakomezanye n’abandi urugendo rwo guharanira impinduramatwara nta muntu n’umwe ukigononwa. Ibyo nibyo byitwa icyuhagiro mu Kinyarwanda.

Ndagirango mbonereho nsabe n’abanyarwanda batari muri iki kiciro gifite ibyo kibazwa, ko nabo bakwiye gushyira mugaciro bakamenya ko niba koko twifuza kugangahura igihugu cyacu tutazabigeraho duheeza abanyapolitiki bacu batuboneye izuba kuko n’ubwo twagira ibyo tubanenga ka jana, kuruhande rumwe, tutanabura ibyo tubigiraho kurundi ruhande kandi byagirira akamaro kanini urugamba twatangiye kuko burya nk’uko abakuru babiduhanura,ntawupfundura ipfundo atapfunditse.

Ntakuntu tuzamenya amabanga y’ingoma babayemo bafitemo n’ ijambo rikomeye tutabiyegereje, ntakuntu tuzamenya inzugi tuzakomangaho tutabafite ngo batubwire aho bacaga bagifite amabanga y’igihugu bashinzwe,

ntakuntu tuzamenya ibyavugirwaga mu masalon y’abahinza n’abidishyi tutiyegereje abayataramiragamo cyangwa abayacinyagamo inkoro.

Tugire ubutwari bwo kwihangane tubavomemo ubumenyi bwadufasha kubohora no kwubaka igihugu cyacu naho inenge tubabonaho tuzime icyuho maze tubihanganire igihe gito cyane bashigashe ngo bigire mukiruhuko cy’izabukuru murebe ko igihugu tutazagiha ishusho dushaka ijyanye n’igihe tugezemo.

Ndashimira abanyarwanda bose badahwema kugaragaza ubushake bwo kubohora igihugu cyacu ariko kandi mbasaba ko ibyo bavuga bagerageza kureba uburyo byajya mubikorwa.

Mugire ubumwe ,umurave n’ibikorwa

Bikorewe Mamoudzou Mayotte kuwa 04 /05/2013

AKISHULI Abdallah

E-mail : abdallah.akishuli@yahoo.com

Tél.: 00262639030023

Face book: Abdallah Akishuli

Skype: Abdallah.Akishuli

Page Face book: Nouvelle Génération Rwandaise (NGR)

None ibibazo byacu byaba ari ubukene, ubusambo no kwikuza?

$
0
0

Bavandimwe,
Ndabasuhuje kandi mbifuriza ubugingo. Maze iminsi mbona ibyandikwa kuri izi mbuga,ngatekereza ku mateka y’igihugu cyacu n’amakuba cyakubitanye nayo kuva u Rwanda rwaba u Rwanda, nsanga abanyarwanda tutavugisha ukuri ku bibazo byacu. Turabeshya tukabeshyerana, turicana tukagambanirana aho turi hose no muri byose. Umutegetsi araritura abo ategeka ntagire isoni, agakuza abe bikamunezeza, agasuzugura abo badasangiye imbehe akizihirwa ubundi ngo akihaza.

Umubyeyi mu rugo arashyingira ariko mu misango ugasanga ni ibinyoma gusa; ngo inka bakoye iri mu rwuri kandi bakoye ikashi, ngo inzoga y’ubuki kandi bizaniye karahanyuze na whisky.

Umugenzi murahura ati sinzi aho mvuye kandi avuyeyo,ati nsinzi uwambwiye kandi aguha inkuru yose y’ikiganiro bagiranye ndetse banararanye,dore ko ashobora no kubahuka kukubwira ati sinzi umuntu waraye iwanjye ambwira ko.

Ibyo byose byatumye ntekereza ndibaza, nsanga ibibazo byacu biterwa n’ubukene,ubusambo no kwikuza cyangwa kwiyemera.

Ubukene ngirango ntitwabutindaho twese twemera ko u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange bakennye. Ubukungu kamere ntabwo twifitiye bityo kuva hambere ubukire bwari bushingiye ku butaka n’amatungo. Ubukire butangwa n’ubutegetsi ari nayo mpamvu abanyarwanda baburwanira bigacika. Uwimye ingoma aba asezeye ku butindi, agakira bitamugoye. Ngibyo ibikingi n’amashyo, ngayo amagorofa n’amahoteri sinakubwira. Ingorane rero ni uko ubishyikiriye aba adashaka kubisangira n’abandi arinabwo haduka ikibazo cy’ubusambo.

Ubusambo ni indwara mbi itera ishyari n’inzangano,butera irari n’ubusahiranda byose bivanzemo inzangano n’ubugambanyi. Igisambo iyo gishaka gucura abandi kibashakira ibyaha kugirango kibigizeyo. Aha ni naho hava ikibazo gikomeye cy’amoko kuko ngo ujya gutera uburezi arabwibanza. Ni uko umututsi ashakisha mwene wabo w’umututsi akigiza hirya umuhutu ngo badasangira, umuhutu nawe yacakira ati gatutsi nagende. Biba nyamara ari urwitwazo kuko icyo gisambo ntigisangira n’abo bahuje ubwoko bose, kigomba gushakisha impamvu zindi zo kuvangura ngo kikubire. Ni muri ubwo buryo hazamo akarere n’ibindi. Igisambo iyo kimaze kwegeka ibondo gishaka ko bagitaramira maze kikizihirwa ubundi kikishongora kikirata nako kikigira. Ni naho hava ya ndwara yindi yo kwikuza.

Kwikuza no kwiyemera byokamye abanyarwanda , abandi ntacyo baba bazi,ntacyo baba bashoboye, mbese wagirango umunyarwanda niwe ugize isi kandi se byahe byo kajya, ni umurwayi utemera uburwayi bwe : ubukene,ubusambo no kwikuza.

Umuti si uwundi ni ugucisha bugufi tugasangira uduke Rurema yaduhaye,tugakundana aho kugundagurana twese,twese turi benekanyarwanda, turi abavandimwe.

Mbifurije icyumweru cyiza.

Ignace Rudahunga

DHR

PPR-IMENA NGO YITEGUYE GUSHYIKIRANA N’UBUTEGETSI BW’U RWANDA

$
0
0

Bamwe mu bahoze ari abayobozi b’Ihuriro Nyarwanda RNC ( Rwanda National Congress) mu gihugu cy’ u Bubiligi baherutse kwitandukanya naryo, nyuma bafashe icyemezo cyo gushinga ishyaka ritavuga rumwe n’ ubutegetsi bw’ u Rwanda ryitwa PPR-Imena (Parti Populaire Rwandais).

Mu kiganiro {FATA IJAMBO} cy’IKONDERA INFO, umuyobozi mukuru w’iryo shyaka Bwana KAZUNGU-NYILINKWAYA, yatangarije IKONDERA INFO impamvu yatumye bashinga ishyaka ryabo ndetse atangaza n’imigabo n’imigambi yaryo.

Ikiganiro cyose mwagikurikira hano>>>

Source:IKONDERA INFO

Obligations/bonds si ikimenyetso gihamye ko “abashoramari bafitiye icyizere u Rwanda”. Bafite inyota yo kungukira ku gihugu gikennye bakiguriza ku giciro kiri hejuru (taux spéculatif).

$
0
0
Bisobanura rero ko amasoko y’ibinyagaciro bishorwa n’ibihugu afite ingorane zo kubona abaguzi ku giciro cyiza, ku buryo yatangiye (amasoko) kureba na Afrika.

Afrika muri rusange (si umwihariko w’u Rwanda) iraharawe rero kubera ko FMI imaze imyaka yamamaza ko yo ifite croissance nini, ugereranije n’indi migabane y’Isi. Kandi rero Kigali yamamaza (ibeshya) ko ubukungu bw’u Rwanda bwiyongera bihebuje (hafi 8% ku mwaka), ikabifashwamo n’ibisahiranda nka Tony Blair, Michael Porter, n’abandi.
Kunguka ku gihugu nk’u Rwanda hafi 7% rero bishitura benshi muri iki gihe inyungu ku bihugu zegereye zeru, ndetse rimwe na rimwe munsi yayo (bibaho). Amasoko ariho aragerageza Afrika ngo arebe…
Nkubaze: niba iyo ngoma yanyu yizewe n’abashoramari, kuki babenze umushinga Kigali Convention Center (KCC), ugasigarana na Cyama-Kagame (75%) na Caisse Sociale (25%)? Kuki mwari mwarabuze amafaranga yo kuwuzuza, mu gihe bizwi ko wagombaga kurangira muri 2011?
Uwizewe n’abashoramari bamuha umwenda ku giciro gito. Naho mwebwe mwabonye umwenda wambere ku giciro gihanitse (mudatinyuka gutangaza), murongera musaba uyu wa $400m wo ku masoko, na wo ku giciro gihanitse (hafi 7%). Umwenda wo kwishyura umwenda.
Kuri izo $400m, muratangaza ko $150m ari izo kwishyura uwo mwenda mwari mwarafashe wo kubaka KCC, ngo izindi $120m zikagenerwa kuyuzuza. Byose hamwe: $270m.
Hashize nk’imyaka 3 mwarasabye uruhushya FMI rwo kuguza $240m irarubaha, mwongera kuyisaba ko yabaha uruhushya rwo kuguza inyongera ya $15m, na rwo irarubaha. None mwari mwarabashije kubona gusa $150m ku giciro gihanitse. Iki ni cyo cyzere cy’abashoramari?
Uwo mushinga wa KCC, ngo wagombaga kuzura muri 2011, ahasigaye ukajya winjiza $40m ku mwaka uhereye muri 2012. None no muri 2013 nturuzura, murishura imyenda y’ikitaruzura, ngo icyizere, icyizere!
Mugize amahirwe rero, amasoko abura amajyo, atangira kureba na Afrika, mubisimbukiraho muguza amafaranga yo kunyereza. Nta kundi umuntu yabibona, uroye n’igiciro ubwacyo: KCC izahagarara kuri $300m mu gihe Ottawa Convention Center y’igihugu gikize cyane ihagaze ku madolari ya Canada 170m (ntimumbwire ibya hoteli y’inyenyeri 5, ntibihagije).
Ese ubundi, uretse ibyo, ni gute u Rwanda rufata umwenda ureba abaturage bose ku kintu cya Cyama-Kagame (75%). Mwarangiza ngo “bonne gouvernance”…
Mu kurangiza, reka nshyireho ino article ivuguruza iyo nyota (itariho) yo gushora mu Rwanda:
None ngo icyizere. Kivuye he se ko n’amayira yo kwiba Congo ariho asibama? Wasanga ahubwo n’uwo mwenda muwufashijwemo n’uko mwavuye kw’izima, Kagame akareka ya “big no”, agatanga umwana we Bosco Ntaganda!
U Rwanda murugeze kure mugurisha, ku mishinga ihenze cyane kandi biboneka ko hagamijwe kwiba, Abanyarwanda bakazasigara bishyura ibyo batariye. Hagiye gushira imyaka 7 gusa, u Rwanda ruhanaguriwe umwenda w’amahanga ugera kuri miliyari 1,6 y’amadolari US, none ubu warongeye ugera kuri iyo ntera. Ko mukuwusonerwa mwavuze ko ari “odious debt”, ngo kubera ko wafashije kugura n’imipanga, ubu bizagenda gute?
Ngire n’icyo mvuga kuri Rwandair, ngo igenewe $80m. Mbese harya ngo ijya iba iya Leta? Niba se ari iya Leta, kuki itegekwa na John Mirenge, utari umukozi wa Leta, kandi ngo akaba afite imigabane 40% ya Crystal Ventrues Ltd (CVL), ex-TRISTAR, ibarirwa igice kinini cy’ubukungu bw’u Rwanda? Ikindi: ya Société Repli Investement, succursale (subsidiary) ya CVL, ifite mu mishinga yayo ziriya ndege za Kagame, na ko J. Mirenge afiteho 40%. Kuba rero umuyobozi w’ikigo ngo cya Leta (Rwandair), utari umukozi wa Leta, uri ngo umukire kabuhariwe, ukanagira indege zawe bwite zikora akazi nk’akicyo kigo cya Leta, ibyo si agahomamunwa? Conflit d’intérêt mujya mumenya icyo ari cyo?
Mu kurangiza, mwumva iriya mishinga izunguka ku buryo mwabona ubwishyu burenze $30m ku mwaka? Ni amafaranga menshi cyane ku Rwanda, kandi ntekereza ko ikibashishikaje ari ugusahura.
PB

Ku nshuro ya KARINDWI, Ishyaka Green Party ryongeye gusaba Leta uburenganzira bwo gukora Kongere

$
0
0

Ku nshuro ya karindwi Ishyaka riharanira Demokarasi no Kubungabunga Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda – DGPR) ryongeye kwandikira Leta risaba uburenganzira bwo gukoresha inama rusange izabafasha kwemeza iyandikisha ry’ishyaka.

Si ubwa mbere abayobozi ba DGPR bagerageza kwiyandikisha binyuze mu mategeko ariko ntibibashobokere, bitewe no kuba inama rusange y’abarwanashyaka itarabashaga guterana.

Bwa mbere mu mwaka w’2009, hashize igihe gito ishyaka Green Party rishinzwe, nibwo Inama Rusange y’iri shyaka yateraniye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge,  ariko ntacyo yabashije kugeraho kuko abantu batigeze bamenyekana bahagurutse bateza intugunda, amahane n’umwuka mubi mu nama, habaho no kurwana hagati y’abo basaga n’abatumwe n’umuntu cyangwa se urwego rwihariye, bituma inama idakomeza.

Inama ya mbere yabereye i Kana kuri Sainte Famille mu Karere ka Nyarugenge, n’iya kabiri yabereye kuri Saint Paul naho muri Nyarugenge, zombi zari zatangiwe uburenganzira bwemewe n’amategeko, ariko zabayemo intugunda, no guhohoterwa kw’abarwanashyaka nyirizina ba Green Party, basagaga 600. Hanyuzemo izindi nshuro eshatu, nabwo kwiyandikisha ntibishoboke kuko uburenganzira bwo gukoranya inama rusange ya Congrès bwakomeje kuba ikibazo ku ishyaka Green Party.

Ku nshuro ya gatandatu, na none mu mpera z’umwaka ushize wa 2012, Ishyaka Green Party ryongeye kubura uburyo bwo guteranya abanyamuryango mu nama rusange, bitewe no kuba ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwari bwarasabwe ubu burenganzira butarigeze bubutanga, kugeza umunsi inama yagombaga kuberaho.

Magingo aya, ku nshuro ya karindwi, Ishyaka Green Party ryiyemeje kongera gutanga ubu busabe bundi bushya. Itangazo ryandikiwe Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo (rikoreramo), ryashyizweho umukono na Perezida wa Grren Party Dr Frank Habineza, riragira riti:

“Duciye bugufi, turabasaba kwemererwa gukorera inama rusange mu karere mubereye umuyobozi. Iyi nama izahuriza hamwe abantu baturutse mu turere tunyuranye tw’igihugu, hagamijwe gutangiza   ku mugaragaro Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda – DGPR.

Biteganyijwe ko inama izakorwa kuri Centre Christus i Remera, ku wa Gatanu tariki ya 10 Gicurasi 2013, kuva saa  mbiri kugeza saa kumi n’imwe (08:00 AM-17:00 PM.).

Tuboneyeho kubasaba ko Notaire wa Leta mu Karere ka Gasabo yaba ahibereye uwo umunsi, ngo abe umuhamya w’igikorwa cy’Abanyamuryango bacu, cyo gushyira ku mugaragaro umukono ku nyandiko z’ishyaka zijyanye n’ibisabwa n’amategeko.

Mbere y’uko inama yacu iterana, twiteguye gushyikiriza Notaire Itegeko-Shingiro n’amabwiriza ngengamikorere by’ishyaka ryacu, ibi tukazabikora tugihabwa uburenganzira bwo gukora inama rusange ya Kongere y’ishyaka.

 Tukimara kubona ubwo burenganzira kandi, tuzasaba Polisi y’Igihugu kuzadufasha kubungabunga umutekano haba mu cyumba cy’inama no hanze yacyo.

Turabashimiye, mu gihe dutegereje igisubizo cyiza muzatugenera.

Mugire amahoro.”

 

Dore urwandiko rwa Green Party, mu mwimrere warwo:

22

Nk’uko bigaragara kuri uru rwandiko rw’umwimerere, uretse kwandikira Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, byamenyeshejwe kandi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali.

NTWALI John Williams

www.ireme.net

UBURYO KAGAME YAJIJISHIJEMO ABATURAGE AKABANYAGA UBUTEGETSI KUGEZA ABASHYIZE MU “GAPFUNSI”.

$
0
0

Mu byukuri, Kagame ari mu bategetsi bakeya kw’isi bakoze cyane mugihe gito, kandi bubatse izina, kuko mpamyako ari mubantu bagaragaje umwete mu bikorwa bye aho yakoze hose, haba muri Uganda ndetse no mu Rwanda, kuburyo ngerageje kumugereranya n’abandi navuga ko ariwe wakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu bujiji kuko we wenyine amaze gusenya u Rwanda ku kigereranyo kiri hejuru ugereranyije n’abamubanjirije, ibi akaba yarabikoze atunguranye cyane, kuko ubushongore n’ubukaka bye bivanzemo umurava ntawe babinganya, nkaba nizera neza ntashidikanya ko yakoze ibirenze kure urwego rwe kuko niwe muyobozi ngirango wubatse izina atagira impamyabushobozi y’amashuri yisumbuye, ibi bikaba bidaterwa nuko atari umunyabwenge, ahubwo nu urugero rwiza rw’ubujiji, munyumve neza singamije kumwibasira kuko ngiye kubaha ingero ry’ibikorwa by’indashyikirwa yagejeje ku Rwanda.

1. UBUSHOBOZI BWA KAGAME

Kagame yagaragaje umurava urangwa n’inyota nyinshi yo gutegeka kuko yabashije kwigarurira ibyaza bagenzi benshi bamurushaga imbaraga baharaniye, aha nkaba nabibutsa ko atayoboye FPR kuko yize kurusha abandi cyangwa se kuko ariwe warufite ipeti rya gisirikare riri hejuru mubandi bose, abenshi baramurushaga, ariko agaragaza ubushobozi buhanitse mu bujiji, ntacyo yatinyaga bituma abamuhisemo bamubonamo umukozi, ibi kandi nibyo byatumye ahigika Pasteur Bizimungu, kuko ababizi neza baziko umuzungu yasuye u Rwanda, afite mu mutwe we Zayire ya Mobutu, bapanga gutera Zayire, Bizimungu arabyanga kuko yabonaga ko u Rwanda rugifite intambara yo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, twabashije kubona Bizimungu ahabwa lift na Perezida Bill Clinton yamwerekeje i Kampala mu nama na Museveni, ibyavugwe hano n’imyanzuro yavuyemo yahitanye umugabo warebaga kure yimika nyir’umwete Kagame, kuko we yabonywemo ubushobozi bushingiye ku nyota y’ubutegetsi, ashoza intambara, ihitana abanyarwanda benshi (impunzi, abasirikare, n’ubundi bwoko bw’abavuga ikinyarwanda). Isomo twakuyemo nuko kuba Perezida biterwa n’abakwimika (abazungu, ndavuga America) ntibazatubeshye ngo ni abaturage batora, ubushobozi bwa Kagame ntabukomora ku mbaraga z’ubwenge n’ubumuntu afite ahubwo abukomora ku nyota y’ubutegetsi iterwa ivanzemo ubujiji.

2. UBUBASHA BWA KAGAME

Baravuga ngo “icyo ubonye utavunitse, kigucika ugikinisha kuko uba utazi agaciro kacyo”, iyi mvugo iobanura neza imikorere ya Kagame, we wabonye ubushobozi abuhawe n’abazungu, nuko nk’umuntu wari witoraguriye igihugu, yubatse inzego abyitondeye, kuburyo ububasha bwose yahise abushyira mu biganza bye twese tubibona, ababirwanyije bahatakariza ubuzima, abandi barameneshwa. Yarabanje yadukana imvugo yitwa kubumbira abantu mu mashyirahamwe, kuko burya ishyirahamwe ubwaryo ryambur umuntu uririmo uburenganzira bwe (ku bushake), akabuhereza undi muntu yitoreye kugirango abukoreshe uko abyumva mw’izina rye, ibi Kagame abizi neza nk’umusirikare wagikuriyemo, yafatiranye ubukene bwari bwugarije rubanda (abatutsi, abahutu, abatwa, ibyimanyi, n’abanyamahanga bahinduwe abanyarwanda) inkunga zari zibagenewe, azinyuza mu mashyirahamwe amaze kubumvisha akamaro kayo, maze akorera mu bayobozi bayo, nkuko ubu akore mu bayobozi b’amashyaka, amadini n’andi matsinda yose ahuza abantu, aba abambuye ubushobozi bwabo gutyo, ababeshyeshya kubateza imbere, ibi byari bigoye kubibona kandi n’ubu abenshi ntibarabibona.

Abonyeko amashyirahamwe abaye inzira yo gukomeza ubutegetsi bwe, inzira yo gusahura umutungo w’abaturage afatanyije n’abayobozi ba baringa yagendaga acengeza murayo mashyirahamwe agamije kubagira ikiraro yambukiraho asahura umutungo no kuneka abaturage bayarimo, yararyohewe, bihinduka umuco ko buri wese yagombaga gukorera mu mashyirahamwe kugirango yemererwe gukora ikintu runaka, nibwo ububasha bwose abushyiriye muri ka GAPFUNSI ke, kamuranga kamwe abeshya ko gapfumbatiye ubumwe bw’abanyarwanda(byahe byo kajya ko kariya gasobanura uburenganzira bwanyu buba mu kiganza cye). Nyuma yo kubona ko abasha kugenzura, gutambutsa gahunda ze no kuneka uwo wese utabona ibintu kimwe nawe, yihutiye gukomeza amategeko agenga amashyirahamwe, ndetse bihinduka umuco, ko abantu bose, urwego bakoreramo rwose, atitaye ku buzima babayemo bashyirwa mu mashyirahamwe, kandi bagategekwa umusanzu babeshywa ko bazatezwa imbere, aya mafaranga y’abanyamuryango henshi cyane, yagiye yibwa n’abayobozi, agashyirwa n’yirububasha Kagame biciye mu muyoboro mugari witwa FPR ishyaka rimwe rukumbi ribamo abanyarwanda bose, nkuko nyiraryo abyibwira, aho niho imisanzu y’abakene, imfashanyo yewe n’imitsi ya rubanda yanyunyurijwe igakomeza umutegetsi w’abategetsi bose Kagame.

Ntibyagarukiye aho, umwami w’abami, nyirububasha i Rwanda Kagame, yagiye akomera buri munsi, kuko yari amaze kwubaka ubutegetsi bwe, amaze kubumbatira abantu n’ubushobozi bwabo, n’uburenganzira bwabo bwose mu “GAPFUNSI” ke, nibwo abonyeko noneho UBUTEGETSI BW”ABATURAGE bishoboka kubumaramo akabwikubira bwose, abikora mu buryo yizeho neza aho yabikoze mu buryo BUBISHA BWEMEWE N’AMATEGEKO, agashyiraho inteko y’abantu batarenze 8 ngo batekerereze igihugu cyose Itegekonshinga bayobowe na Tito RUTAREMARA (abandi Alfred MUKEZAMFURA, Jean MUTSINZI, Judith KANAKUZE, Marie Therese MUKAMULISA, Domitila MUKANTAGANZWA, Jacques KABARE, Jean Baptiste MUHIRWA), aho aba biganjemo abayoboke ba FPR n’abantu batarangwaho ubunyangamugayo, bakoze ibyo shebuja Kagame ashaka, bagamije kuyobya abanyarwanda, baratujijisha mu mumvugo zuzuyemo uburiganya, badutoresha “ITEGEKONSHINGA RIBI RY’IBIHE BYOSE” kuko ryambuye abaturage uburenganzira bwose bwo kwitorera ababayobora no kubavanaho igihe cyose bananiwe inshingano zabo, ahubwo babisimbuza guha Kagame nyiraryo ububasha bwose, bwo gushyiraho, gukoresha no gukuraho uwo adashaka, igihe cyose abishakiye ndetse ntihagire n’ubimubaza. Uko bagiye bagororerwa nyuma y’iki gikorwa kibisha bazabazwa n’amateka murabizi, ibyo bavukije rubanda ni iby’agaciro kenshi kuburyo abazi impamvu tugeze aho tugeze aha, tubonako bahemukiye u Rwanda mu buryo ndengakamere (Haute trahison), barubuza umudendezo bafatanyije na shebuja Kagame doreko bavukije abanyarwanda UBUBASHA BWO KWITORERA ABABAHAGARARIYE MU NTEKO, BATUMA HATABAHO UKWIGENGA KW’INZEGO kuko BAHAYE UBUBASHA NDENGAKAMERE Kagame kuko niwe ushyiraho abacamanza, niwe ushyiraho abasenateri nka perezida wa Repubulika, agahindukira agashyira abadepite abadepite n’abasenateri nka perezida wa FPR, iri tegeko nshinga ryatuvukije uburenganzira bwacu bwo kugirango UMUTEGETSI AKORERE ABATURAGE ahubwo rirabicurika ABATURAGE BAHINDUKA BAKOZI B’UMUTEGETSI, kuburyo Kagame yageze igihe akumvako ari akamana, aho yihandagaza akaba akora ibyo ashatse, ntihagire urwego rubimubaza, akica abo ashaka, akamenesha abo ashatse, agatukana nk’umushumba mu nteko abakabimuhaniye bagakoma yombi kuko niwe ubashyiraho uko ashatse, mbese niwe Rwanda n’u Rwanda ni Kagame.

Abatavuga rumwe na Kagame bahinduka abanzi b’u Rwanda, amategeko, inzego zose, umutungo wose, abantu bose, uburenganzira bwose byabaye ibya Kagame kubera amakosa njyewe nawe twakoze ubwo badutekinikaga bakatwandikira mu ngirwa-tegekonshinga ko abaturage batora abayobozi b’inzego z’ibanze, abadepite, abasenateri mu buryo bwo gutora ishyaka aho gutora umuntu (icyo bise UBURYO BUZIGUYE) aho kumutora dukurikije ubushobozi yagaragaje, ibi byabaye kwiyambura ububasha bwose tubuha, Kagame nka Perezida wa Repubulika na Kagame nka Perezida wa FPR, ishyaka rukumbi.

UMWANZURO:

Kagame yabaye icyo yabayecyo yishingikirije IKINYOMA, yatwumvishije ko adukoreye Itegekonshinga ryiza cyane, nk’inkingi y’iterambere rirambye, ariko nkuko bimaze kuba umuco, twamenyeko zimwe mu ntwaro yitwaza ari IKINYOMA. Iryo ngirwa-tegekonshinga rimaze kuvugururwa mungingo zaryo inshuro zirenze 50 kubera barikoreye umuntu batarikoreye umuryango nyarwanda, n’ikimenyimenyi na nyir’ubwite amaze kubonako ritakimubereye nyuma gusa y’imyaka 10 (mbibutseko twaritoye muri Kamena 2003), none kuko azi neza ko muriryo ariho hari ishingiro ry’Ububasha ndengakamere yifashisha mu gukandamiza abanyarwanda, amaze kubambura indangagaciro zabo aho adatinya kubabeshya no kubabeshyera ko batera imbere kandi abantu bicwa n’inzara, ko bafite umutekano kandi bicwa burimunsi n’udutsiko twe tw’abagizi ba nabi bagamije kubiba ubwoba no gucecekesha uwo wese umweretse ibitagenda, bagatangishwa amafaranga y’umutekano kandi yishongora ngo mu Rwanda ni amahoro, gukandamiza abaturage akoresheje icyo yise “urukuta rw’amategeko”, kubatuka ibitutsi nyandagazi, kubambura ubumuntu abita amazina yuzuye ubwirasi n’agasuzuguro gakabije (ibigaraca, amazirantoki…), gutindahaza abanyarwanda ubigambiriye ndetse ukirata ukabishongoraho ubashyira mu byiciro bigayitse (abakire, abakene, “abatindi” n’abatindi nyakujya) nkaho “ubutindi” ari ishema, gusibanganaya amateka yacu avanaho ururimi rw’Igifaransa ahubwo akimika indimi z’amahanga ku mugaragaro mu Rwanda aho Ikigande gisigaye cyarimuye Ikinyarwanda mu mirimo myinshi y’igihugu, nyuma yo gusahura u Rwanda yifashishije ishyaka rye FPR, aho bisigaye bigoye kumenya gutandukanya umutungo bwite wa FPR n’uw’igihugu cyacu, nyuma yo kurimbura abanyarwanda benshi cyane imbere mu gihugu no hanze yacyo, akaba amaze kudukururira umuvumo mu bihugu by’abaturanyi aho kuzabona uwo turahuraho umuriro bizaba ingorabahizi mugihe kizaza, nyuma yo kwimika ibibi byose mu Rwanda, akabiha intebe, aho Leta ye irangwamo RUSWA n’IKIMENYANE gishingiye ku karere, KUBIBA AMATIKU UGAMIJE KURYANISHA abanyarwanda, UBUJURA BUKABIJE, AMAZIMWE, UBUGAMBANYI bushingiye kucyo yita za MANEKO, aho BIMITSE UMUGAYO bagatsemba INYANGAMUGAYO zose, nyuma yo kubuza rubanda amahoro yaka IMISORO n’AMATURO bidashira, nyuma yo gushora u Rwanda mu ntambara zigamije kwikungahaza we na bene wabo b’abazungu (doreko yitwara nkabo, avuga nkabo, yubaha bo ndetse akaba asigaye abagurisha u Rwanda abana bacu bicwa n’inzara, babura amafaranga y’ishuri n’ibindi bibi byinshi namwe mwakwiyuzuriza, ngo uwo wakoze ibi niwe ushaka ko duhindura ingirwa-tegekonshinga ngo tumwongere manda yo KUVANAHO BURUNDU NO GUSIBA u RWANDA kw’ikarita y’ISI?

Hoya twabeshywe rimwe, ndetse ahubwo twari dukwiye guhaguruka, tugasaba ko Itegekonshinga risubirwamo, hagamijwe gusubiza UMUTURAGE UBUBASHA BWO KWIMIKA NO GUKURAHO ABATEGTSI BABI nka Kagame, urimo kuturoha, ibindi abanyepolitiki batubeshyeshya ni IBINYOMA byuzuye umwanda, umwanzi wawe si umututsi, si umuhutu, si umutwa, si icyimanyi ahubwo ni uwo wese UKUBUZA UBURENGANZIRA bwo KUVUGA, GUTORA, KUNENGA, GUTANGA IBITEKEREZO, KUGIRA UBUTABERA BUKURINDA uwaguhungabanyiriza ubuzima, uwakuvogera kandi wifuza amahoro, ni uwo uhonyanga amategeko nawe ubwe yishyiriyeho, umwanzi ni abo bose babunza inda nini bagambanira abavandimwe babo ngo bakunde bagabirwe ibyo basanzwe bafite mu burenganzira bwabo, ni ABO BOSE BAKORESHWA MU KUMENA AMARASO, MU KUNEKA no GUKOMA YOMBI musingiza UMWICANYI, UMUJURA RUHARWA, umwanzi ni abo biyita ko barwanya LETA y’Igitugu ya Kagame, nyamara bakaba bacyishingikiriza AMATIKU no KUBIBA INZANGANO zishingiye ku MOKO, abo nukubamagana kuko byagaragaye ko nta LETA Y’ABAHUTU BOSE IBAHO, NTA LETA Y’ABATUTSI BOSE IBAHO ywe simbeshyere BATWA BO BARACYANENWA ntabwo uburenganzira bw’UMUNYARWA bwubahirizwa.

Muri make, DUKENEYE ITEGEKONSHINGA RYUBAKA INZEGO ZIKOMEYE aho kwubaka ABATEGTSI BAKOMEYE, kuko nibwo tuzagira amahoro, bityo mwamagane mwivuye inyuma amayeri ya Kagame, washyizeho “akanama” kameze nka ka kandi kavuzwe hejuru, kadushoye mu nzira mbi y’agahinda, kagamije kwongera kudushuka ngo tugwe mu mutego mubisha w’UMWAMI W’IBINYOMA, Kagame Paul ngo tumuhe manda yindi, nagende, azabazwe ubusahuzi, amabi n’ubwicanyi yakoze, uru nirwo rugamba tugomba kurwana.

Kanyarwanda.

NYAMIBWA Y’IGIKUNDIRO: NKURUNZIZA FRANCOIS

$
0
0

 

 

 

 

 

Bavuga yuko abeza,

babyiruka imyaka yose

Nyamara wowe hogoza,
n’ubu ntabwo uragahinyuka
Bituma nkurata nyamibwa
y’igikundiro
Bituma nkurata nyamibwa
y’igikundiro
Wakuze ukuza ineza,
wenda ibyiza bihabya
cyane
Ukomatanya ingabire,
zigukundisha isi n’ijuru.
Bituma nkurata nyamibwa
y’igikundiro
Bituma nkurata nyamibwa
y’igikundiro
Nagusanze mu biroli ,
maze mbona userutse neza
Ukuntu utwambitse
umunega, maze ubwuzu
bukadusaga.
Bituma nkurata nyamibwa
y’igikundiro
Bituma nkurata nyamibwa
y’igikundiro
Genda wambare ikamba
ukunde ukeshe bagenzi
bawe
Wihakanye umuryano
komeza ukunde kutwibuka.
Bituma nkurata nyamibwa
y’igikundiro
Bituma nkurata nyamibwa
y’igikundiro
Sanganwa ishema ryinshi
mu masabukuru yose
Utwibutse urugwiro
rw’ibihe twabanye byose.
Bituma nkurata nyamibwa
y’igikundiro
Bituma nkurata nyamibwa
y’igikundiro

Mushobora kuyumva hano>>


Impamvu icyamamare perezida w’u Rwanda akwiye kujyanwa imbere y’ubucamanza

$
0
0

Iyi nkuru yanditwe na Howard W French isohoka muri News Week mu cyongereza (Jan 14, 2013) Nagerageje kuyishira mu kinyarwanda kugirango abatunva icyongereza nabo bayisome. Abazi icyongereza mushobora kwisomera inkuru in its original form. Murayisanga kuri ino link:

http://www.thedailybeast.com/newsweek/2013/01/13/the-case-against-rwanda-s-president-paul-kagame.html

Kurega perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Impanvu icyamamare perezida w’u Rwanda akwiye kujyanwa imbere y’ubucamanza.

Ubwo inyeshyamba zishyigikiwe n’u Rwanda zafataga Goma, umugi munini mu burasirazuba bwa Congo, Paul Kagame yibwiragako isi iramureka akongera kuyogoza Congo. Yari amaze imyaka myinshi ateza akajagari muri Congo ntihagire umutunga agatoki.

Perezida w’u Rwanda akunze kuvugwa neza cyane n’abantu nka ba Bono, Tony Blair, na pasiteri Rick, akaba ashigikiwe cyane n’ibibugu by’iburayi na Amerika ya ruguru, bikaba bitangaje ukuntu ashigikirwa cyane mu gihe aregwa kugira uruhare rukomeye mu ntambara zayogoje akarere, intambara zimaze kwica abantu barenze miliyoni eshanu kuva muri za 90.

Mu baterankunga n’abatanga amashimwe, Kagame azwi nk’umuntu wavanye u Rwanda mu icuraburindi rwarimo kubera genocide yo muri 94 -iyo genocide ni imwe mu mahano akomeye yabaye mu mpera y’ikinyejana cya 20- agatuma abanyarwanda bongera kubabo bafite ibyiringiro, akanatuma ubukungu bwongera kumera neza, u Rwanda rukaba igihugu kiri gukira vuba, umutungo w’igihugu ucungwa neza ibi bikaba atari ibintu bikunze kubaho, u Rwanda rugatera imbere ku buryo bw’intangarugero mu byerekeye kwita ku buzima bw’abaturage, amashuli, n’uburenganzira bw’abategarugoli. Igihe Bill Clinton yahaga Kagame ishimwe hashize imyaka itatu yagize ati: “Perezida Kagame yavanye u Rwanda mu bihe bikomeye, none yarugize igihugu gifite ingufu, kirimo abaturage bashize hamwe, kandi kiri gukira vuba ku buryo mu bihe biza gishobora kuzaba igihugu Africa ndetse n’isi yose bizajya bifataho urugero byakurikiza.

Iyo nvugo ko u Rwanda ari intangarugero isa naho itangiye kwibagirana nyuma y’ifatwa rya Goma. Nyuma y’aho rapport ya ONU yagaragarije ko u Rwanda rwaremye kandi ko ari rwo ruha amabwiriza umutwe w’inyeshyamba zitwa m23, inshuti zikomeye z’iburayi nk’Ubwongereza n’Ububiligi zahagaritse zimwe mu nfashanyo zageneraga u Rwanda, perezida Obama nawe ahamagara Kagame amuha gasopo kubyerekeye igaba ry’ibitero muri Congo.

Abakurikiranira hafi ibyerekeye u Rwanda bavugako abantu bagowe banatinda kwemera ko bibeshye kuri Kagame. Filip Reyntjens, intiti y’Umubiligi abantu benshi bemeza ko ari uwa mbere ku isi hose mu gusobanukirwa ibyerekeye u Rwanda, avuga ko mu bategetsi baregwa ubwicanyi n’ibyaha by’intambara ko Kagame ariwe wakabije mu kwicana. Naganiye na Reyntjens ambwira ko ubwicanyi bwa Kagame bungana nubwa Saddam Hussein wahoze ayobora Iraq cyangwa ubwa

Omar al-Bashir uyobora Sudan akaba ashakishwa na ICC kubera genocide, ibyaha by’intambara, no guhonyora agateka ka muntu.

Washington na London bashyigikiye Kagame igihe kirekire kuko bamubonagamo inkingi y’amahoro n’umutekano mu karere ubusanzwe karangwamo invururu zurudaca. Ariko raporo ya ONU iherutse gusohoka yareze guverinoma ya Kagame guteza akajagari hakurya y’umupaka muri Congo. Hagataho, inzobere mu byerekeye Africa zivugako ubutegetsi nkubwa Kagame, igitugu gishingiye ku bwoko, budashobora kurama. Imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu nka human rights watch yakomeje gutabaza ivuga ko mu Rwanda abanyamakuru kimwe n’abarwanya ubutegetsi bahohoterwa. Ariko Kagame iteka arahakana agatsemba avuga ko ibyo ari ukubeshya.

Kagame ni umugabo muremure, unanutse cyane, witwara nk’umwalimu wa kaminuza, ntiwakeka ko yahoze ari umukuru w’inyeshyamba. Mu 1990, yayoboye Rwandan Patriotic Front, umutwe wari ugizwe mbere na mbere n’impunzi z’abatutsi, yashoje intambara yo kubohoza igihugu cye aturutse mu gihugu cya Uganda.

Nyuma y’imyaka ine, ibintu byarushijeho kudogera: ku italiki 6, ukwezi kwa 4, 1994, indege yari itwaye perezida w’u Rwanda Juvenal Habyalimana, umuhutu, yahanuriwe mu nkengero z’umugi wa Kigali, imaze guhanurwa hatangira ubwicanyi bwaje kwitwa genocide nyarwanda. Mu gihe cy’iminsi 100, abantu bagera ku 800,000 abenshi bakaba bari abatutsi bishwe n’abahezanguni b’abahutu. Kagame n’abasilikari be bamaze gufata ubutegetsi bagahagarika genocide, abahezanguni b’abahutu, n’abaturage basanzwe, bahungiye mu bihugu bikikije u Rwanda cyane cyane mu cyahoze ari Zaire.

Hashizweho guverinoma y’ubumwe, Pasteur Bizimungu, umuhutu, agirwa perezida, ibi bikaba byarabaye ikintu kimeze nko guhuma amaso abahutu bagize 84% by’abaturage. Mu byukuri, Kagame, umututsi, wagizwe visiperezida niwe mu byukuri wategekaga ingabo bityo akaba ari nawe wategekaga igihugu. Mu 2000, nyuma y’uko abanyapolitiki benshi bahunze, abandi bakarigiswa abantu ntibamenye irengero ryabo, abandi bakicwa,bizimungu yareguye, igitekerezo cy’uko ubwoko bwose buhagarariwe muri guverinoma kirangirira aho (guverinoma yakuyeho amoko).

Kuva ubwo, abahoze bakorera guverinoma y’u Rwanda bavuga ko mu gihugu, imyanya ikomeye yose ifitwe n’abatutsi. Mu 2001, igihe Bizimungu yashingaga ishyaka rya politiki kugirango yiyamamarize kuba perezida, iryo shyaka rye ryabujijwe gukora kubera ko bavuze ko ari iry’abahezanguni b’abahutu. Umwaka wakurikiyeho, Bizimungu yarafunzwe akatirwa imyaka 15 aregwa guteza umutekano muke mu gihugu.

(Bizimungu, umuntu amnesty international yise “Prisoner of conscience”, yaje guhabwa imbabazi na Kagame muri 2007, ariko uburyo bwakoreshejwe kugirango bamucecekeshe bwakomeje gukoreshwa cyane mu gucecekesha abandi bose bagerageje kunenga ubutegetsi bwa Kagame. Uwariwe wese wagize icyo anenga ubutegetsi bwa Kagame yagerestweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya genocide)

Theogene Rudasingwa, umututsi wahoze ahagarariye u Rwanda i Washington akaba yaranabaye umusilikari mukuru mu gisilikari cya Kagame agira ati: “Iyo ufite ibitekerezo bitandukanye n’ibya Kagame, ukabigaragaza, akenshi uricwa”.

Rudasingwa wahunze u Rwanda ubu akaba aba muri Amerika avuga ko Kagame ari umuntu ushaka kugenzura abantu bose n’utuntu twose ku buryo bukabije ibyo akaba abigeraho akoresheje agatsiko gato k’abatutsi babanye nawe mu buhungiro muri Uganda.

Rudasingwa yemeza ko “Imyanya ikomeye yose mu gihugu ifitwe n’abatutsi baturutse hanze, ibyo bikaba bigaragara cyane mu gisilikari”. Arongera ati “Abahutu bigijwe ku ruhande burundu. Abahutu bafashwe nabi cyane. Mu bahutu bose bize nyuma ya 59, abatarishwe barahunze. Abahutu bigijwe kuruhande, bagirwa ibicibwa, abatabashije guhunga baricwa”.

Kagame acunga u Rwanda n’abarutuye akoresheje igisilikari kigizwe n’abatutsi gusa, akanakoresha Rwandan Patriotic Front, ishyaka rirusha andi yose ingufu. Mu Rwanda hose, muri buri murenge, RPF iba ihari, ibintu na Stasi itabashije gukora mu burasirazuba bw’ubudage mu ntambara ikonje. Umujyi ushobora kuba utegekwa n’umuhutu ariko mubyukuri umuntu uhagarariye RPF akanakorana nayo niwe uba afite ingufu.

Amategeko ya RPF agenzura ubuzima bw’abantu bwa buri munsi. Buri murenge urimo abantu bakorera RPF bagenzura ko ayo mategeko yubahirizwa, bagahana bihanukiriye, abatayubahirije. Abaturage bategekwa kwambara inkweto n’imyenda myiza iyo batari guhinga, gusangira urwagwa hakoreshejwe imiheha byakuweho kandi cyari ikimenyetso cyo kunvikana, hari n’andi mategeko menshi cyane abaturage badakunda kuko usanga atari ngombwa, amwe akaba anameze nk’agahimano cyangwa agasuzuguro .

“RPF yivanga mu bintu byose mu Rwanda,” ibi bikaba byemezwa na Susan Thompson, uyu akaba ari umwarimu muri Colgate University, akaba amaze igihe kirekire ari inzobere ku byerekeye u Rwanda. Susan Thompson arakomeza ati: “Abakorera RPF baba bazi akantu kose, unywa cyane, uwaciye inyuma umugore, utishyuye imisoro byose baba babizi kandi batanga za raporo ibukuru kandi iyo urezwe ntushobora kujurira.”

Kuva kera, abantu bemeraga Kagame kubera azwiho kuba yarahagaritse genocide yakozwe na guverinoma y’abahutu bafashijwe n’imitwe yitwara gisilikari igizwe n’abahezanguni. N’ubwo abenshi mu bishwe bagera ku 800,000 bari abatutsi n’abahutu batari abahezanguni, inkuru uko ikunzwe kuvugwa siko yagenze, amateka y’u Rwanda arimo ibinyoma.

Uhereye ku ntangiriro z’intambara ukareba amaraso yamenwe muri iyo ntambara, Scot Straus, inzobere muri politiki muri University of Wisconsin agira ati: “witegereje ibyabaye utabogamye usanga ari ibintu birebire, ni insobe. Kuvuga rero ngo abahutu banga abatutsi kuburyo bashaka kubica bakabamara bose sibyo.”

Hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko mu ntangiriro z’intambara ingabo za Kagame zagiye zihiga abahutu bize zikabica. Nyuma byageze aho batica umwe umwe bakarimbura imbaga z’abahutu.

Timothy Longman wayoboye human rights watch mu Rwanda agira ati: “genocide yararangiye hashize nk’umwaka abantu bari bakicwa. Abantu banyerekaga aho batabye abantu bishwe atari muri genocide ahubwo nyuma yayo. Uwo Timothy Longman buno ayobora African Studies Center muri Boston University.

Imwe muri enquette zakozwe kera ni iyakozwe n’ikipe ya UN iyobowe n’umunyamerika Robert Gersony muri 94. Iyo kipe yagiye ibaza ibibazo abaturage mu makambi no mu giturage. Iyo kipe yasanze mu ntara enye harabaye ubwicanyi bwakorewe abahutu, ubwo bwicanyi bukaba bwarateguwe bukanashirwa mu bikorwa na RPA umutwe w’igisilikari wa RPF. Raporo iyo kipe yakoze UN yarayirigishije ituma idashirwa kumugaragaro, imwe mu mpanvu akaba ari igitugu amerika yakoresheje kuri UN kubera ko Amerika yari ishyigikiye guverinoma ya RPF.

Iyo raporo yavugagako RPA yishe hagati ya 15,000 na 30,000, aba akaba ari abo mukarere babashije kugeramo ubwo bakoraga enquette muri 94. Hashize imyaka myinshi, umwe mu bantu bari bakomeye bari bagize iyo kipe ya Gersony yambwiye ko umubare w’abahutu bishwe urenze kure uwatangajwe. Impanvu UN yahishe imibare nyayo nukubera gutinya ingaruka byari kugira mu rwego rwa politiki, UN ntiyashakaga ko ubwicanyi bwakorewe abahutu bumenyekana UN ntiyashakaga kongera guseba dore ko nta gihe kinini cyari gishize inaniwe guhagarika ubwicanyi bwakorewe abatutsi.

Uwo muntu agira ati: ” enquette yacu yatugaragarije ubwicanyi bwateguwe neza, bwateguwe kandi bushirwa mu bikorwa hakoreshejwe ubuhanga bwa gisilikari, abasilikari bakuru baha amabwiriza abo hasi. Bakoresheje ingufu za gisirikare maze boreka imbaga.

(Mu kwa kane 1995, RPA yagabye igitero mu nkambi y’impunzi yari i Kibeho, muri icyo gitero bakoresheje imbunda zisuka amasasu menshi, za grenade, n’imbunda zitera ibisasu bya rutura. Ikipe y’abaganga bakomoka muri Australia yabaze imirambo igera ku 4,000. RPA yababujije gukomeza kubara. Gérard Prunier, umufaransa ukora ubushakashatsi kuri kariya karere avuga ko abandi bantu bagera ku 20,000 bari muri iriya nkambi barigishijwe ko ntawamenye irengero ryabo).

Mu gihugu harimo abantu benshi bazi amateka yerekeye ubu bwicanyi ariko badashobora kugira icyo bavuga kuberako politiki iriho ntibibemerera.

Mu matora yo muri 2010 Kagame yatsinze habaye ihohoterwa ry’abanyamakuru n’abarwanya ubutegetsi bamwe baricwa, umunyapolitiki umwe acibwa umutwe. Amnesty International yamaganye ubwicanyi, itabwa mu minyururu, gufungwa kw’ibinyamakuru byagiye bikorwa mu rwego rwo gutera abantu ubwoba.

Uko umunyapolitiki wo muri opposition Victoire Ingabire yagenjwe byahaye abantu isomo rigaragara. Yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 16 aje kwiyamamariza kuba perezida, akigera mu Rwanda yahise ajya ku rwibutso rw genocide. “Twaje hano kwibuka abatutsi bazize genocide. Ariko hari n’abahutu bishwe muri iriya ntambara ariko bo ntibibukwa.” Ngayo amagambo yavuze. Yongeyeho ati: ” abahutu nabo barababaye. Bibaza igihe bazahabwa uburenganzira bwo kwibuka ababo. Kugirango ubwiyunge bugerweho akababaro k’abanyarwanda bose kagomba kwitabwaho kimwe.

Ingabire bamureze ingengabitekerezo ya genocide, baramufata baramufunga. Mu gihe yaburanaga Kagame yatangaje kumugaragaro ko Ingabire agomba gukatirwa.

U Rwanda ni agahugu gato abantu bakunze kwita igihugu cy’imisozi igihumbi kubera rugizwe n’imisozi yera imyaka, ikaba ihora isa neza kubera imyaka,ibyatsi n’amashyamba. Ni igihugu cyiza kandi kitabamo akajagari. Ariko u Rwanda ntirumeze nka Congo, nta mabuye y’agaciro rugira. Ubukungu bw’u Rwanda bugizwe n’amabuye y’agaciro yibwa muri Congo.

Networks zikora nka mafia zikoreshwa n’igisilikari cy’u Rwanda na RPF ziba amabuye y’agaciro menshi muri Congo zikayajyana mu Rwanda.

Ahagana mu 2000 , u Rwanda rwinjizaga hagati ya miliyoni 80 na miliyoni 100 z’amadolari ku mwaka, avuye muri coltan yo muri Congo, aya mafranga akaba angana na budget y’igisilikari, ibi bikaba byemezwa n’inzobere y’umubiligi Reyntjens.

Kwiba Congo n’uburyo urwanda rukoresha kugirango rugire igisilikari kinini kandi ntibitere ikibazo abazungu batanga 50% bya budget y’u Rwanda buri mwaka. Kwiba Congo kandi byakijije abategetsi bakomeye b’i Kigali, cyane abaturutse Uganda dore ko ari nabo gusa bagize akazu kari kubutegetsi.

Rudasingwa wigeze gukorana na Kagame agira ati: “Nyuma y’intambara ya mbere ya Congo, amafranga yatangiye kuza azanywe n’abasilikari ariko ntanarimwe ryageraga mu isanduku ya leta. Ni amafranga ya RPF, Kagame niwe wenyine uzi uko angana, ninawe wenyine uzi uko akoreshwa. Mu manama hakunzwe kuvugwa ko Congo igomba kugira intege nke, ko u Rwanda rugomba kugira ingufu, ko abakongomani bagomba gucibwamo ibice.

Congo iragaragara cyane kandi mu buryo bwinshi mu mateka ya Kagame. Mu gihe cy’imyaka myinshi, ingabo z’u Rwanda cyangwa abakorana nazo bakoze ibikorwa bya gisilikari muri Congo. U Rwanda rwateye Congo kumugaragaro inshuro ebyili, mu kwa cyenda 1996 ubwo u Rwanda rushyigikiwe na Amerika rwagiye rugahirika Mobutu Sese Seko, nanone mu kwa munani 1998, u Rwanda rwongeye kugaba igitero muri Congo rushaka guhirika Laurent-Désiré Kabila. Iyi ntambara ya kabiri yo guhirika Kabila Kagame ubwe yari yarishiriye kubutegetsi ntiyagenze uko babyifuzaga, ariko yatangiye ibikorwa byo kwivanga no guteza ibibazo muri Congo. Iyi ntambara yaje kwinjirwamo n’ibindi bihugu byinshi by’Afrika yahitanye abantu babarirwa muri miliyoni 5.

Muri 97, UN yavuzeko ingabo z’u Rwanda zishe 200,000 by’abahutu muri Congo; Prunier, inzobere y’umufransa ivuga ko abishwe bakabakaba 300,000. UN ivuga ko ababantu batazize ingaruka z’intambara nk’amasasu yacitse abasilikari. “Abenshi bari abana, abagore, abantu bashaje, abarwayi, babaga bashonje nta gatege, ntabwo bashoboraga kugirira nabi abasilikari bagiye babagabaho ibitero.” Iyo raporo ya UN ivuga ko byabaga ari ibitero byateguwe ko kandi byakozwe ahantu henshi. “Urukiko rubifitiye ubushobozi rushobora kuba rwakwemeza ko ari genocide”.

Mu myaka ibiri ishize, Kagame yavuze ijambo i London ku byerekeye “The Challenges of Nation-Building in Africa: The Case of Rwanda.” Kagame bamubajije ibyerekeye raporo yari iri kuvugwa cyane ivuga ko ingabo ze zakoze genocide muri Congo, yavuze ko ibyo ari ibintu bidafite ishingiro. Yahimbajwe no kuvuga ibyerekeye ubukungu n’inkuru ikunze kuvugwa cyane ko u Rwanda ruri gukira vuba.

Ibyo nabyo ni ukuri kuvanze n’ibinyoma. Inzobere zivuga ko ubusumbane mu Rwanda bukabije kandi ko ibintu bigenda birushaho kuzamba. Kuva mu 2005, nubwo ubukungu bwiyongeraho 5% ku mwaka, ubukene mu giturage burushaho kwiyongera, abanyamakuru b’abazungu ntibashobora kujya iyo mugiturage kwirebera uko ibintu byifashe badaherekejwe n’abakada ba RPF.

“Nyuma ya genocide, abantu bo mu giturage bafashwe nabi cyane ntabwo abantu bigeze bafatwa nabi nkuko bimeze ubu,” ibi bikaba bivugwa n’umushakashatsi wanze ko izina rye ritangazwa. “Ubukene n’akababaro bigenda byiyongera cyane. Iyo abantu bavuga ko u Rwanda ari ikirunga nibyo baba bavuga”.

U Rwanda rushobora kuzongera rugasandara? Ikibazo gikomeye muri ino minsi nukumenya niba Kagame azegura muri 2017 nkuko itegeko nshinga ribiteganya. Ibibazo ni byinshi. Abantu benshi basanga bitazoroha.

Kalimikashyali

 

Obligations/bonds si ikimenyetso gihamye ko “abashoramari bafitiye icyizere u Rwanda”

$
0
0
obligations/bonds si ikimenyetso gihamye ko “abashoramari bafitiye icyizere u Rwanda”. Bafite inyota yo kungukira ku gihugu gikennye bakiguriza ku giciro kiri hejuru (taux spéculatif).

Bisobanura rero ko amasoko y’ibinyagaciro bishorwa n’ibihugu afite ingorane zo kubona abaguzi ku giciro cyiza, ku buryo yatangiye (amasoko) kureba na Afrika.
Afrika muri rusange (si umwihariko w’u Rwanda) iraharawe rero kubera ko FMI imaze imyaka yamamaza ko yo ifite croissance nini, ugereranije n’indi migabane y’Isi. Kandi rero Kigali yamamaza (ibeshya) ko ubukungu bw’u Rwanda bwiyongera bihebuje (hafi 8% ku mwaka), ikabifashwamo n’ibisahiranda nka Tony Blair, Michael Porter, n’abandi.
Kunguka ku gihugu nk’u Rwanda hafi 7% rero bishitura benshi muri iki gihe inyungu ku bihugu zegereye zeru, ndetse rimwe na rimwe munsi yayo (bibaho). Amasoko ariho aragerageza Afrika ngo arebe…
Nkubaze: niba iyo ngoma yanyu yizewe n’abashoramari, kuki babenze umushinga Kigali Convention Center (KCC), ugasigarana na Cyama-Kagame (75%) na Caisse Sociale (25%)? Kuki mwari mwarabuze amafaranga yo kuwuzuza, mu gihe bizwi ko wagombaga kurangira muri 2011?
Uwizewe n’abashoramari bamuha umwenda ku giciro gito. Naho mwebwe mwabonye umwenda wambere ku giciro gihanitse (mudatinyuka gutangaza), murongera musaba uyu wa $400m wo ku masoko, na wo ku giciro gihanitse (hafi 7%). Umwenda wo kwishyura umwenda.
Kuri izo $400m, muratangaza ko $150m ari izo kwishyura uwo mwenda mwari mwarafashe wo kubaka KCC, ngo izindi $120m zikagenerwa kuyuzuza. Byose hamwe: $270m.
Hashize nk’imyaka 3 mwarasabye uruhushya FMI rwo kuguza $240m irarubaha, mwongera kuyisaba ko yabaha uruhushya rwo kuguza inyongera ya $15m, na rwo irarubaha. None mwari mwarabashije kubona gusa $150m ku giciro gihanitse. Iki ni cyo cyzere cy’abashoramari?
Uwo mushinga wa KCC, ngo wagombaga kuzura muri 2011, ahasigaye ukajya winjiza $40m ku mwaka uhereye muri 2012. None no muri 2013 nturuzura, murishura imyenda y’ikitaruzura, ngo icyizere, icyizere!
Mugize amahirwe rero, amasoko abura amajyo, atangira kureba na Afrika, mubisimbukiraho muguza amafaranga yo kunyereza. Nta kundi umuntu yabibona, uroye n’igiciro ubwacyo: KCC izahagarara kuri $300m mu gihe Ottawa Convention Center y’igihugu gikize cyane ihagaze ku madolari ya Canada 170m (ntimumbwire ibya hoteli y’inyenyeri 5, ntibihagije).
Ese ubundi, uretse ibyo, ni gute u Rwanda rufata umwenda ureba abaturage bose ku kintu cya Cyama-Kagame (75%). Mwarangiza ngo “bonne gouvernance”…
Mu kurangiza, reka nshyireho ino article ivuguruza iyo nyota (itariho) yo gushora mu Rwanda:
None ngo icyizere. Kivuye he se ko n’amayira yo kwiba Congo ariho asibama? Wasanga ahubwo n’uwo mwenda muwufashijwemo n’uko mwavuye kw’izima, Kagame akareka ya “big no”, agatanga umwana we Bosco Ntaganda!
U Rwanda murugeze kure mugurisha, ku mishinga ihenze cyane kandi biboneka ko hagamijwe kwiba, Abanyarwanda bakazasigara bishyura ibyo batariye. Hagiye gushira imyaka 7 gusa, u Rwanda ruhanaguriwe umwenda w’amahanga ugera kuri miliyari 1,6 y’amadolari US, none ubu warongeye ugera kuri iyo ntera. Ko mukuwusonerwa mwavuze ko ari “odious debt”, ngo kubera ko wafashije kugura n’imipanga, ubu bizagenda gute?
Ngire n’icyo mvuga kuri Rwandair, ngo igenewe $80m. Mbese harya ngo ijya iba iya Leta? Niba se ari iya Leta, kuki itegekwa na John Mirenge, utari umukozi wa Leta, kandi ngo akaba afite imigabane 40% ya Crystal Ventrues Ltd (CVL), ex-TRISTAR, ibarirwa igice kinini cy’ubukungu bw’u Rwanda? Ikindi: ya Société Repli Investement, succursale (subsidiary) ya CVL, ifite mu mishinga yayo ziriya ndege za Kagame, na ko J. Mirenge afiteho 40%. Kuba rero umuyobozi w’ikigo ngo cya Leta (Rwandair), utari umukozi wa Leta, uri ngo umukire kabuhariwe, ukanagira indege zawe bwite zikora akazi nk’akicyo kigo cya Leta, ibyo si agahomamunwa? Conflit d’intérêt mujya mumenya icyo ari cyo?
Mu kurangiza, mwumva iriya mishinga izunguka ku buryo mwabona ubwishyu burenze $30m ku mwaka? Ni amafaranga menshi cyane ku Rwanda, kandi ntekereza ko ikibashishikaje ari ugusahura.
PB
DHR

Mu By’ukuri Ibintu Byagenze Bite mu Rwanda mu 1994?

$
0
0

Abashakashatsi Christian Davenport na Allan C. Stam bavugako inkuru yerekeye ubwicanyi bwo muri 94 ituzuye, bakagira bati ukuri ( nubwo kubangamiye abategetsi bo mu Rwanda ) kugomba gushyirwa ahagaragara. Inkuru yabo uko bayibaze mu rulimi rw’icyongereza mushobora kuyisanga hano

http://www.psmag.com/politics/what-really-happened-in-rwanda-3432/

Muri 98 no muri 99 twagiye mu Rwanda, mu myaka ya kurikiyeho twasubiye yo inshuro nyinshi, impanvu y’izo ngendo ikaba yari imwe gusa: Twashakaga kumenya uko ibintu byagenze mu Rwanda muri iriya minsi 100 igihe isubiranamo ry’amoko na genocide byahitanye hafi miliyoni y’abantu. Ni kuki twari dufite amatsiko yo kumenya uko byagenze mu Rwanda? Impanvu zari nyinshi. Imwe mu mpanvu ni isoni no kunva dusa nkaho twakoze amakosa yo kutita kubyabaga mu Rwanda igihe byabaga, muri Amerika amakuru twitayeho cyane muri icyo gihe kuburyo byatubujije kwita kubyari biri kubera mu Rwanda ni amakuru yerekeye urubanza rwa O.J. Simpson, umwirabura waregwaga kwica umugore we w’umuzungu. Twunvaga dushobora kugira uruhare mu gusobanura uko ibintu byagenze mu rwego rwo kubahiriza abapfuye no kugirango ibintu nkabiriya bitazongera kubaho. Twembi twari dukeneye ikintu gishya mu kazi kacu. U Rwanda rwari rutumye tubona ikintu gishya cyo gukora.

Allan C. Stam

Nubwo twari dufite imigambi myiza, ntabwo twari twiteguye na gato ibyo twaje kuvumbura. Ibyo twavumbuye byaradutunguye. Turangije project nyuma y’imyaka 10, ibyo twabonye bitandukanye n’ibyo twibwiraga mbere yo gutangira, binatandukanye n’ibisa nk’ibyunvikanweho arinabyo abantu benshi bemera.

Twakoreraga abashinjacyaha tukanakorera ababuraniraga abaregwa mu rukiko rwa Arusha tukaba twari tugamije kugera ku kintu kimwe: kuvumbura ibintu byasobanura ibyabaye muri iriya minsi 100 y’ubwicanyi. Kubera ibyo twatahuye, abategetsi b’i Kigali n’abandi bantu hirya no hino kwisi batumereye nabi. Twiswe abantu bahakana genocide mu binyamakuru bikomeye no mu batutsi baba hanze kubera ko twanze kuvugako ubwicanyi bwabaye mu Rwanda kubera impanvu za politiki ari genocide gusa. Si genocide gusa yabaye, kandi gusobanukirwa uko ibintu byagenze ni ngombwa kugirango ibihugu by’isi bizamenye icyo bigomba gukora igihe hazongera kuba ubwicanyi nka buriya.

Christian Davenport

Nk’abantu badasobanukiwe amateka na politiki by’u Rwanda, twatangiye ubushakashatsi bwacu tuziko ibyabaye mu Rwanda ari isubiranamo kubera ibibazo bya politiki ryari riherutse kuba, iryo subiranamo ryarimo ibice bibiri: igice kimwe ni genocide yavuzwe cyane, muri iyo genocide ubwoko bwari ku butegetsi -abahutu- bishe abo mu bwoko bw’abatutsi, ubwo bwicanyi bwari bukabije kandi bwabaye mu gihugu hose, guverinoma isa naho yashakaga kumara abatutsi, biroroshye kuvuga ko bakoze genocide. Ikindi gice cy’iryo subiranamo kitakunze kuvugwa ni intambara hagati y’inyeshamba (RPF) zateye ziturutse Uganda zikaba zararwanyaga abasilikari ba guverinoma y’u Rwanda(FAR). Iyi ntambara yamaze imyaka ine irangira RPF ifashe igihugu.

Ikindi twibwiraga nuko ibihugu bikomeye –cyane cyane Amerika- byakoze ikosa ryo kudatabara ibi bikaba byaratewe cyane n’uko ibihugu bikomeye bitihutiye kwemeza ko ibyari biri kuba mu Rwanda yari genocide.

Ikindi twibwiraga nuko RPF inyeshayamba zaje gufata ubutegetsi zafashe igihugu zigahagarika intambara zikanahagarika genocide.

Icyo gihe ibyo twavuze hejuru nibyo byari byaremejwe ku byerekeye iriya minsi 100 y’ubwicanyi. Biriya ariko ni igice gito cy’ibyabaye, hari ibindi byinshi.

Ubwicanyi busa n’aho bwatangiye abahutu b’abahezanguni barimo imitwe nk’interahamwe bibanda ku batutsi. Ibyo twaje kuvumbura byerekana ko ubwicanyi bwakwiye hose kandi mu gihe gito amoko yombi abahutu n’abatutsi akaba yaragize uruhare mu kwica, no kwicwa, abantu benshi bo mu bwoko bwombi barimbuye imbaga kubera impanvu za politiki, ubukungu no kurwanira ibintu, no kubera ibibazo abantu bashobora kuba bari bifitiye hagati yabo.

Twasanze ibintu bitameze nkuko byakunze kuvugwa. Twasanze umubare w’abatutsi bishwe ushobora kuba ungana nuw’ abahutu bishwe; ikindi kintu twabonye nuko imibare y’abatutsi bishwe yatangajwe irenze umubare w’abatutsi bari mu Rwanda mbere y’ubwicanyi.

Twanabonye ibibazo umuntu ashobora guhura nabyo iyo ashatse kuvuguruza ibyo benshi bemera.

Twatangiye ubushakashatsi bwacu dufasha project ya U.S. Agency for International Development yari ifite gahunda yo gutoza abanyeshuli b’abanyarwanda bari bari kurangiza mu ishami rya “Social Sciences”. Turi muri uyu murimo, twamenyanye n’imiryango myinshi itabogamiye kuri leta, yari yarabashije gukusanya ibyerekeye iminsi 100 y’ubwucanyi. Imyinshi muri iyi miryango yari ifite ibyerekeye iyo minsi 100 ku buryo burambuye, nukuvuga uwishwe, aho yaguye, n’uburyo yishwemo; bashoboraga kukubwira umuntu wishwe bakanakubwira uwamwishe. Uko twabazaga ibibazo bikomeye n’ibimenyetso niko twarushagaho kuvumbura ibindi bintu.

Hari impanvu nyinshi twari twahawe uburenganzira bwo kubaza ibibazo abantu bari bafite ibyerekeye iminsi 100 y’ubwicanyi. USAID yaducumbikiye igihe twari muri National University of Rwanda yateguye ibiganiro mbwirwahuhame byinshi, kimwe kikaba cyarabereye muri US Embassy i Kigali. Ibyo biganiro mbwirwaruhame byari bifite intego yo gufasha imiryango itabogamiye kuri leta (NGOs) gusobanukirwa ibyerekeye ihonyorwa ry’agateka ka muntu. Abanyarwanda bakora muri US Embassy nibo bihariye ikiganiro bavuga ibintu byinshi bijyanye n’ubwicanyi. Twahahuriye n’abantu bahagarariye imiryango myinshi tuganira kubyo bo babashije kugeraho.

Uhagarariye Amerika icyo gihe George McDade Stapples yadufashije kugera kubategetsi bakomeye mu Rwanda akoresheje abakozi be.

Ikindi kandi, umunyarwanda wari ushinzwe gufasha USAID yagize uruhare rukomeye mu kuturangira abantu baduha amakuru. Kuba yari afitanye isano n’abo mu muryango w’abahoze ari abami nabyo byaradufashije.

Tugarutse muri US, twatangiye gushira ibintu byabaye muri iriya minsi 100 ku murongo dukurikije igihe byabereye, aho byabereye, abishe, abishwe, intwaro zakoreshejwe n’uburyo zakoreshejwemo. Twakoze liste y’abagize nabi, abo bagiriye nabi, igihe babikoze n’aho babikoreye. Twakoze ibyo political sociologist Charles Tilly yise “Event Catalog”. Iyo liste yari iyo kudufasha kubona uko ibintu byagiye bigenda, no kudufasha gushakisha indi mibare yo kudufasha gusobanukirwa kurushaho.

Turebye igihe ibintu byabereye n’aho byabereye, twasanze abanyarwanda batariroshye mu bwicanyi icyarimwe. Ubwicanyi bwahereye ahantu hamwe hanyuma bugenda bukwira igihugu cyose.

Muri National University of Rwanda, twamaze icyumweru dutegura abanyeshuli kujya mu ngo z’abaturage kubabaza ibibazo. Mu gihe twigishaga abanyeshuli uko bagomba kubigenza n’ibibazo bagomba kubaza, ikibazo kimwe cyakunze kugaruka: Ni gute ibintu byagenze muri Butare mu mpeshyi yo muri 94? Twatangajwe no kubona nta munyeshuli wari uzi uko ibintu byagenze, twaberetse ibibazo bagomba kubaza abaturage, ibi bikaba byaratumye tumenya ibintu byinshi.

Icya mbere kandi gikomeye , twasanze abaturage bo muri Butare bataragumye ahantu hamwe kuva muri 93 kugeza muri 95 cyane cyane mu ntangiriro za 94. Nta muturage numwe wagumye hamwe, bose bahoraga bagenda. Twanavumbuye ko inyeshyamba za RPF zafunze inzira zose zisohoka muri Butare zigana mu Burundi. Ibi byemejwe n’abaturage benshi ku buryo twatangiye kwibaza uruhare RPF yaba yaragize mu bwicanyi muri Butare ugereranije n’ubwaba bwarakozwe na FAR.

Umujyi wa Butare

Muri kino gihe, twemeje ibyo human rights watch yavuze ko ubwicanyi bwinshi bwakozwe n’abahutu bayobowe na FAR, ariko nanone twasanze ubwicanyi bwabaye atari ibintu byateguwe mbere ahubwo byagize gutya biraba abantu batangira kwicana. Twanavumbuye ko nyuma y’imyaka 9 inzangano hagati y’amoko zari zikiri zose. Abahutu n’abatutsi ntibavuganaga cyane. Abatutsi, kwisonga hakaba Kagame na RPF nibo bikubiye byose, ubutegetsi, ubukungu, n’i ibindi byose birebana n’ubuzima.

Ikindi twabonye nuko abatutsi baturutse hanze nyuma y’intambara biberaho ubuzima bwo mu rwego rwo hejuru kuburyo uko abandi babayeho ntacyo bibabwiye. Turi mu modoka tuvuye mu misozi ikikije Butare iyo twari twiriwe, umututsikazi twari twiriranwe yaraturitse ararira. Twamubajije impanvu imuteye kurira, yaradusubije ati nabera sinigeze mbona akababaro n’ubukene nkibyo nabonye uno munsi. Twatangajwe no kubona ukuntu abanyeshuli benshi bakaba ari abana b’abatutsi b’abakire baturutse Uganda bavuga icyongereza batikoza abaturage b’abakene bavuga ikinyarwanda n’agafaransa gake. Ntabwo twatunguwe nuko abakire batikoza abakene; icyadutangaje nuko usanga abakire nta mpuhwe namba bagirira abakene, abakire ntibazi uko abakene babayeho ibyo ntacyo bibabwiye, abakene nabo ntibazi uko abakire babaho. Ibi rero biteye kwibaza kubera ko abatutsi bo hanze beteye u Rwanda bavuye Uganda bavuga ko bashaka kurenganura abatutsi bari imbere mu gihugu ariko usanga abatutsi bavuye hanze badashishikajwe no kumenya uko abo bari basanzwe mu gihugu babayeho. Ubushakashatsi bwacu bwatweretse ko abateye baturutse Uganda bishakiraga ubutegetsi ko ubuzima bw’abatutsi bari imbere mu gihugu butari bubahangayikishije cyane.

Uko abanyeshuli bagendaga babaza ibibazo bibangamiye guverinoma ya RPF,niko twabonye ko dushobora kuzagira ibibazo. Umwe mubo twakoranaga abapolisi bamumaranye hafi umunsi wose bari kumuhata ibibazo. Impanvu yari uko nta ruhushya twari twatse abategetsi bo muri ako karere; mu Rwanda ibintu byose bisaba impushya, tugitangira ntabwo byatugoraga kuzibona. Ariko impanvu nyayo yo guhatwa ibibazo na polisi isa n’aho aruko twabazaga ibibazo badashaka ko bibazwa, ibibazo byo kumenya abakoze ubwicanyi.

Hashize ibyumweru bike, babiri mubo twakoranaga bagiye gutembera mu majyaruguru nanone barahagaritswe bahatwa ibibazo umunsi wose mu kigo cya gisilikari cya RPF. Babajijwe impanvu babaza ibibazo bikomeye, icyo baje kumara mu gihugu, niba bakorera CIA, niba twari abashyitsi baje gusura abandi bazungu bo mu burayi, muri rusange bashakaga kumenya impanvu turi guteza ibibazo.

Rimwe turi mu Rwanda, Alison Des Forges, inzobere mu byerekeye politiki y’u Rwanda waje gupfa azize impanuka y’indege, yatubwiye ko twagombye kujya mu rukiko rwa Arusha muri Tanzania gushakirayo ibisubizo by’ibibazo twibazaga. Yanahamagaye yo mu rwego rwo kudufasha.

Tumaze gupanga za gahunda, twagiye Arusha muri Tanzania, iyo umuntu ahari aterera amaso akabona umusozi wa Kilimanjaro, twagiye rero guhura na Donald Webster, umushinjacyaha mukuru mu manza za politiki no guhura na Barbara Mulvaney, umushinjacyaha mukuru mu manza za gisilikari, hamwe n’abandi bakorana nabo. Dutangiye kuganira n’ayo makipe uko ari abiri -ikipe imwe yaburanishaga abahoze ari abasilikari ba FAR, indi ikaburanisha abahutu bahoze muri politiki- zombi zatweretse ko zishishikajwe na project yacu.

Webster na Mulvaney badusabye kubafasha gusobanukirwa ibyerekeye abo bari bari gukoraho enquette. Ibi byaradushimishije cyane. Twari tugiye gukorana n’abari gukorera kurenganura abarenganye.

Abashinjacyaha batweretse ibyo bari bafite muri za computers byari bijyanye n’ubuhamya bw’ababonye ibintu uko byagenze n’amaso yabo muri 94.Ntibari bafite ikoranabuhanga rihagije bakoresha biga ubwo buhamya, badusabye kubafasha kwiga ubwo buhamya no kubugereranya n’ibyo twari twaratahuye ku ruhande rwacu. Twagarutse muri Amerika turi mu bicu. Twari tumaze kubona ubuhamya bwari bufitwe natwe gusa ( uretse Arusha ), tugiye gukorana n’urukiko rukomeye muri kariya karere.

Gukorana n’urukiko rwa Arusha ntibyamaze igihe twakekaga ko bizamara, imwe mu mpanvu akaba ari uko ubushakashatsi bwacu butari buri kugaragaza ubwicanyi bwakozwe na guverinoma y’abahutu ifatanije na FAR gusa, ubushakashatsi bwacu bwari buri no kugaragaza ubwicanyi bwakozwe na RPF, inyeshyamba z’abatutsi. Kugeza dutangira kukorana n’urukiko rwa Arusha, icyo twari twaragerageje gukora nukumenya abishwe, ntabwo twibwiraga ko gushaka kumenya abicanye bishobora guteza ibibazo ( cyane cyane ko twibwiraga ko hafi ya bose bagize uruhare mu bwicanyi ari abo muri guverinoma y’abahutu). Twashatse kubona amakarita yerekana aho ibigo bya gisilikari bya FAR byari biri mu ntangiriro z’intambara. Twari twarabonye amakarita nkayo amanitse mu biro bya Mulvaney. Tuganira n’uyu Mulvaney yatubwiye uko abantu bo mu biro bye bakoresheje ayo makarita, tunafata note zihagije.

Nyuma y’uko abashinjacyaha bagaragarije ko badashaka kumenya uko ibintu byagenze muri rusange –bavuze ko bisubiyeho ko bashaka kumenya ibyerekeye abaregwa gusa- twabajije urukiko rwa Arusha kuduha kuri ayo makarita. Bararahiye baratsemba bavuga ko ayo makarita atigeze abaho! Ibyago abashinjacyaha bagize nuko twari tugifite za note twafashe. Nyuma y’imyaka ibiri dusaba ko twabona ayo makarita, umu colonel ukomoka muri Canada akaba n’umuntu ugira umutima mwiza yarayadushakiye arayaduha.

Mu gushaka kugaragaza ibyaha by’abaregwaga gutegura no gushira mu bikorwa genocide bari Arusha, urukiko rwahereye muri 96 rumara imyaka 5 rubaza ibibazo ababonye ibintu uko byagenze n’amaso yabo. Urukiko rwabajije abantu bakabakaba 12,000. Ubuhamya bwatanzwe bwari bubogamye kuburyo burenze urugero; ubutegetsi bwa Kagame bwabujije abakoreraga Arusha kubaza ibibazo umuntu wese washoboraga kuvuga ubwicanyi bwakozwe na RPF, umuntu wese washoboraga kubangamira ubutegetsi.

Ubwo buhamya twari tubukeneye, twashoboraga kubugereranya n’ibyari mu mpapuro zavuye muri CIA, n’ubuhamya bwatanzwe n’abandi, cyangwa se tukabugereranya n’ibyo abandi bashakashatsi bageze ho tukareba ko bihuza cyangwa bidahuza.

Nkuko batwimye amakarita, n’ubwo buhamya barabutwimye batubwira ko ibyo bintu ntabyo bazi. Ababuraniraga abantu bari bafungiwe Arusha batunguwe no kumenya ko hashobora kuba hari ubwo buhamya basaba ko babubona. Nyuma y’imyaka nk’ibiri, ubwo buhamya bemeye kubuduha, bari barabushize muri za mudasobwa.Twagiye muri ubwo buhamya bwatanzwe n’abantu 12,000 dushakisha ibyerekeye ubwicanyi mu Rwanda hose.

Mu mpera za 2003 mu nama i Kigali nibwo project yacu yatangiye kugaragara nabi. Rwandan National University yari yatumiye abantu ba’abahanga bake natwe turimo, kugira ngo berekane icyo ubushakashatsi ku byerekeye ubwicanyi bwo muri 94 bwagezeho. Twari twabwiwe ko inama iraba irimo abantu bake b’abarimu n’abategetsi.

Siko byari bimeze. Inama yabereye mu mujyi wa Kigali, ibyo twavuze byose byashirwaga mu gifaransa no mu kinyarwanda.Si abarimu gusa bari bahari, hari abantu benshi barimo abasilikari, abacuruzi, n’abategetsi bakomeye.

Twavuze ku bintu bibiri twari twarabashije gutahura. Hari ibyari byerekeye ya makarita twavuze haruguru. Ayo makarita yerekanye ko ubwicanyi bwabaye mu gihugu cyose ariko anerekana ko ubwicanyi hari aho bwari bukaze kurusha ahandi, tukaba tutarabashije gusobanukirwa impanvu. Ikindi kintu twerekanye cyaturutse ku kugereranya imibare yatanzwe n’ibarura ryabaye muri 91 n’imibare yari yerekeranye n’ubwicanyi twari twabashije kubona. Iryo barura ryerekanye ko muri 91, mu Rwanda hari abatutsi 600,000. Ibuka ivuga ko 300,000 barokotse ubwicanyi bwo muri 94. Ibi bisobanuye ko abantu bapfuye babarirwa hagati ya 800,000 na 1,000,000 abenshi muri bo bari abahutu. Iki kintu kirakomeye cyane, nukuvugako abenshi mubantu bapfuye muri 94 bari abo mu bwoko bumwe na guverinoma yariho nukuvuga abahutu.

Ibi binashatse kuvuga ko ubwicanyi bwakozwe na guverinoma ishaka kumara abatutsi atari bwo bwonyine bwabaye muri iriya minsi ijana, umubare w’abandi bantu bishwe bazira izindi mpanvu urenze umubare w’a abatutsi baguye muri genocide.

Hagati mu kiganiro, umusilikari wari wambaye uniform yarahagurutse araturogoya. Yaritonze ati: “Minister of Internal Affairs yitaye kubyo murimo kuburyo bwihariye, numero za passeport zanyu zirazwi, mugomba kuva mu Rwanda bitarenze ejo, kandi ntimuzibeshe ngo mwongere gukandagize ikirenge mu Rwanda. Ikiganiro cyahise kirangirira aho, n’akazi kacu mu Rwanda biba uko.

Impapuro twanditse n’ibiganiro twatanze byaramenyekanye cyane mu bantu bakurikiranira hafi ibyerekeye za genocide cyane cyane abakurikiranira hafi iyabereye mu Rwanda. Ikintu cy’ingenzi byatanze nuko twiswe abahakanyi ba genocide kandi mu byukuri ntitwigeze tuvuga ko genocide itabayeho. Twembi twabonye umubare munini w’amabarwa na za email by’abantu badutuka. Abatutsi baba hanze y’urwanda baratuvumye baduhindura ibicibwa kubera ibyo twanditse ku Rwanda. Nyuma y’imyaka myinshi, twasubiye mubyo twakoze, twasanze ntaho twibeshye, ibyo ubushakashatsi bwacu bwagezeho tuziko ari ukuri kumwe guca muziko ntigushye, ariko abaturwanya barushijeho gukaza umurego no gusakuza cyane.

Ntitwigeze tuvuga ko genocide itabaye, icyo tuvuga nuko genocide ari igice kimwe, ko igihe genocide yari iri kuba hari ubundi bwicanyi bwinshi bwari buri gukorwa. Nyuma ya genocide, kuvuguruza ibyo abategetsi b’u Rwanda bavuze ntibyemewe.

Nyuma y’iyo nama y’i Kigali yarangiye nabi, abashinjacyaha mu rukiko rwa Arusha Webster na Mulvaney n’abo bakorana batumenyesheje ko batakidukeneye. Impanvu batanze nta shingiro zari zifite. Bavuzeko ibyo ubushakashatsi bwacu bwari buri gutanga bari batakibikeneye.

Hashize igihe kitari kinini Urukiko rwa Arusha ruvuzeko rutakidukeneye, Peter Erlinder, umunyamategemo waburaniraga abahoze ari abasilikari ba FAR, yashatse ko tuvugana. Mbere ye hari abandi banyamategeko baburaniraga abantu Arusha bari baragerageje kutuvugisha ariko bikanga.

Twirinze gukorana n’ababuraniraga abantu Arusha, kuberako iyo dukorana nabo, abaturegaga guhakana genocide bari kuba babonye urwitwazo. Amaherezo twaje guhura na Erlinder duhurira muri starbucks mu mujyi wa Philadelphia muri leta ya Pennsylvania. Erlinder ni umwalimu muri William Mitchell College of Law, waburaniraga abantu abenshi babonaga ari nk’inyamaswa.

Peter Erlinder

Tumaze kubona za lattes twicaye ahantu mu nguni hatari urusaku, Erlinder nta kuzarira ahita avuga ikimugenza, yashakaga ikintu cyagaragaza ko uwo aburanira arengana, ariko yunvaga kwerekana uko intambara yagenze muri 94 byafasha ababuraniraga abantu Arusha. Yagize ati: umuntu mburanira si malayika utagira icyaha ariko we n’abandi bose bari muri guverinoma no mu gisirikari ntabwo bakoze ibyo babarega byose. Bose baraharabitswe, bagizwe amashitani.

Icyo yasabaga cyari ikintu kitagoranye. Yadusabye nkibyo abashinjacyaha bari badusabye: kumufasha gusobanukirwa ibyabaye nawe yemera kudufasha kubona information zerekeye ibyabaye. Erlinder yadufashije kubona ya makalita twari twarabonye mu biro bya Mulvaney, anadufasha kubona ubuhamya bwari bwaratanzwe na ba bantu 12,000. Ibi byadufashije gusobanukirwa neza aho ingabo za FAR n’aho iza RPF zari ziri mu ntambara. Kumenya nta gushidikanya aho ingabo zari zifite ibirindiro byatumye twemeza nta gushidikanya ko muri iriya minsi 100 ubwicanyi bwinshi bwakozwe na FAR. Ariko byanatumye dutangira gusobanukirwa uruhare rutari ruto RPF yagize mu kurimbura imbaga.

Muri icyo gihe , umuntu ukorera Arcview-GIS yaje kutureba. Aba bantu bashakaga kwerekana software bakora akamaro kazo. Bafashe amakarita twari dufite barayatunganya, bayagira neza cyane kuburyo yashoboraga kwerekana aho imirwano yari iri kubera umunsi ku munsi.

Ibi byatumye dutera intambwe. Dutangira, twibwiragako ubwicanyi bwose bwabaye muri 94 bwakozwe na guverinoma; ntabwo rero twitaga ku ngabo za RPF n’aho zari ziri. Ntitwatinze kubona ko ubwicanyi bwabaye mu duce twari dufitwe na FAR, ariko nanone ubwicanyi bwabaye mu duce RPF yari yarafashe, ubundi bukaba bwarabereye aho imirwano hagati y’izo ngabo zombi yagiye ibera. Kandi twasanze ibyabereye muri utwo duce uko ari dutatu byarabaga bifitanye isano.

Mu gitabo yanditse akacyita The Limits of Humanitarian Intervention, Alan Kuperman avuga ko kubera kohehereza ingabo muri Afrika yo hagati ari ibintu bikomeye, Amerika cyangwa Uburayi nta kintu byari gukora kugirango bihagarike ubwicanyi bwo muri 94. Kugirango agaragaze ko ibyo avuga aribyo, Kuperman akoresha information yahawe na U.S. Defense Intelligence Agency, akerekana aho ibirindiro by’ingabo za RPF byari biri mu ntambara. Twahereye kuri izo information, twongeramo izavuye muri CIA zarekuwe kubera Freedom of Information Act, twongeramo izo twahawe nabahoze muri RPF, n’izo twahawe na FAR.

Ubushakashatsi bwacu bwerekanye ko muri 94 ubwicanyi bwinshi bwakozwe na FAR, interahamwe, n’abandi bakoranye nazo. Ubundi bwicanyi bwakozwe n’abantu ku giti cyabo kubera ko intambara yari yarateje akajagari inzego z’umutekano zitagikora. Ariko biragaragara nta gushidikanya ko na RPF yishe abantu batari bake.

Hari aho ubwicanyi bwa RPF bwakozwe ari ibintu bimeze nko kwihorera kwakozwe ku buryo butunguranye. Ariko hari ahandi RPF yoretse imbaga itsinda abantu mu makambi y’impunzi, abandi yagiye ibatsinda mu mago yabo. Abantu benshi RPF yabatsinze mu mihanda kuri za roadblocks, mu midugudu, mu ngo, mu bishanga, mu mirima, abenshi RPF yabishe berekeje ku mupaka bahunga.

Izo information twakusanyije zitubwira aho ibirindiro by’ingabo zombi byari biri nuko byagiye byimurwa zerekanye ikintu cyadutangaje: Uko ingabo za RPF zigiraga imbere, niko ubwicanyi mu duce twari dufitwe na FAR bwiyongeraga. Iyo ingabo za RPF zabohozaga akandi gace k’u Rwanda, kwicana byarushagaho gukaza umurego mu gace FAR yarimo. Iyo ingabo za RPF zahagararaga, ubwicanyi mu duce FAR yari ifite bwaragabanyukaga cyane. Ibyo amakarita yacu yerekanaga byahamije ibyo abahoze muri FAR bavuze. FAR ivuga ko iyo RPF ihagarika imirwano ikareka kongera kugaba ibitero ku Rwanda, abasilikari ba FAR bavugako bari kubasha guhagarika ubwicanyi bwose bwari buri kubera imbere mu gihugu. Ibi bikaba binyomoza ibyo Kagame n’ubutegetsi bwe bavuga ko RPF yakomeje kugaba ibitero mu rwego rwo kugira ngo ihagarike ubwicanyi.

Abapfuye bari abo mu buhe bwoko? Ntabwo tuzigera tumenya igisubizo cy’iki kibazo. Biragoye gutandukanya abahutu n’abatutsi kuberako mu byukuri barasa cyane. Bose bavuga ururimi rumwe. Gushakana hagati y’abahutu n’abatutsi n’ibintu byakunze kubaho cyane.Imyaka ishize ari myinshi cyane babana ku misozi imwe. Mu 1920 na 1930, abakoloni b’ababiligi bashatse kumenya ukuntu bajya batandukanya abahutu n’abatutsi batarebye ikarita ahubwo bakareba isura, bagiye rero bareba igihagararo, uburebure bw’izuru, niba umuntu ari munini cyangwa muto ibintu nkibyo.

Ubu bushakashatsi bw’ababiligi bwagaragaje mu byukuri ko itandukanirizo hagati y’abahutu n’abatutsi ari rito cyane. Bamwe mu banyarwanda, nka perezida w’u Rwanda Paul Kagame, n’uwamubanjirije perezida Juvenal Habyalimana baratandukanye cyane. Ariko mu banyarwanda basanzwe abenshi barasa neza imibiri yabo iteye kimwe, kuburyo iyo utazi umuntu umuryango akomoka mo ngo ube uzi ko iwabo ari abahutu cyangwa abatutsi, biragoye kuba wakwibwira icyo aricyo umurebye isura gusa. Gutandukanya abazima ngo umenye niba ari abahutu cyangwa abatutsi biragoye, ibaze rero gushaka gutandukanya abishwe bakarundwa mu byobo nta kantu na gato kerekana aho baturutse ( abaganga ba human rights watch bataburuye abantu 450 bari barunzwe mu cyobo, basanga muri bo 6 gusa aribo bafi bafite indangamuntu).

Abantu batanze ubuhamya Arusha, abenshi bavuze ko bagiye barokoka ubwicanyi bwari buri kuba bakijijwe no kwihisha mu bantu b’ubundi bwoko. Biragaragara ko muri 94, abakoze ubwicanyi batari kubasha kumenya ubwoko bwa buri muntu, nukuvugako abantu bagiye bica abaturanyi babo basanzwe bazi abo ari bo.

Icyatumye ibintu birushaho kuba isupu ni umubare munini w’abantu bari barahunze ibitero bya RPF. Muri 94,abanyarwanda 2,000,000 bahunze igihugu bajya hanze, hagati ya 1,000,000 na 2,000,000 baba impunzi imbere mu gihugu, abagera kuri 1,000,000 barapfa bazize intambara na genocide.

Mu Rwanda ubwoko bw’umuntu bumenywa n’abaturanyi cyangwa abantu mubana. Kuva abantu benshi barahoraga bimuka kubera intambara ntibyari byoroshye kumenya ubwoko bw’umuntu. Ibi ntibishatse kuvuga ko abatutsi bakuriye mu Rwanda batahizwe ngo bicwe. Ariko FAR, interahamwe, n’abandi bose bagize uruhare mu bwicanyi igihe bari bamaze kurya karungu, bishe abantu bo mu bwoko bwombi. Abantu bo mu bwoko bwombi bahoraga bimuka bahunga imirwano, uko RPF yateraga intera abantu barahungaga.

Biragoye kumenya umubare nyakuri w’abantu bazize ubwicanyi bwo muri 94. Twakoresheje uburyo bworoshye, twafashe umubare w’abatutsi bari mu Rwanda mbere y’intambara, dukuramo umubare w’abatutsi barokotse. Twasanze rero abatutsi bazize genocide bari hagati ya 300,000 na 500,000. Niba rero intambara ya RPF na genocide yayikurikiye byarahitanye abantu bagera kuri 1,000,000, ibi bisobanuye ko hagati ya 500,000 na 700,000 baguye muri iriya ntambara ari abahutu. Ibi kandi byaba bishatse kuvuga ko umubare munini w’abantu baguye muri iriya ntambara ari abahutu, si abatutsi nkuko byakunze kuvugwa.

Uyu mwanzuro twagezeho – ukaba wararwanyijwe cyane n’ubutegetsi bwa Kagame n’ababushigikiye -

Gihamya yayo ni ya makalita yatubijije icyuya, yakozwe haherewe ku bintu bifite ishingiro, bigaragaza umubare munini w’abantu biciwe mu duce twari dufitwe na RPF y’abatutsi.

Hari ikintu kimwe gitangiye kugenda kirushaho kunvikana: muri genocide no muntambara byabaye mu Rwanda muri 94, habaye ubwicanyi bwinshi butandukanye, bukaba bwarakozwe mu gihe kimwe. Biragaragara ko habaye genocide, guverinoma y’abahutu akaba ariyo yayigizemo uruhare runini, iyo genocide ikaba yarahitanye abatutsi 100,000 cyangwa barenga. Ariko nanone hari intambara yaciye ibintu, intambara yatangiye mu 1990, abantu bakunze kureba ibyabaye vuba ariko iyi ntambara ifite imizi ahagana muri za 50. Biragaragara ko hari abantu bagiye bakorera abandi urugomo bakabica, inzego z’umutekano ntizari zigikora kubera akajagari katewe n’intambara. Ntagushidikanya ko hanabaye ubwicanyi bwo kwihorera bwinshi mu gihugu hose abahutu bakica abatutsi, abatutsi bakica abahutu.

Kuva mu ntangiriro enquette za Arusha kubyerekeye ubwicanyi bwo mu Rwanda bwo muri 94 zakozwe n’abantu batareba kure maze bibanda ku bahutu n’abandi bashinje ko bagize uruhare muri genocide. Ubutegetsi bwa Kagame bwakoze ibishoboka byose kugirango hataba enquette ku bwicanyi bwakozwe na RPF mu ntambara, bwaba ari ubwo bishe abantu benshi icyarimwe, bwaba ari ubwo bagiye bica umwe umwe. Kuba twaravuzeko atari abahutu na FAR gusa bakoze amarorerwa, ko na RPF yishe abantu benshi, byatumye tuba ibicibwa mu Rwanda na Arusha.

Abantu bakunze kugereranya amahano yo mu Rwanda na holocaust. Twe dusanga ibyabaye mu Rwanda bisa n’ibyabaye muri English Civil War, Greek Civil War, Chinese Civil War, cyangwa Russian Civil War. Muri izi ntambara habaye ubwicanyi hagati y’amoko abantu bakica bakanicwa ku mpande zombi.

Mu byukuri biranakomeye kugereranya umuntu atibeshye amahano yabaye mu Rwanda n’ubundi bwicanyi bwabaye hirya no hino kwisi. Ibyabaye mu Rwanda mu ntambara no muri genocide ntibirasobanuka neza.

Abakurikiranira hafi ibintu bo muri kino gihe barimo Romeo Dallaire umwe wari uyoboye za ngirwa ngabo za UN mu Rwanda muri 93 na 94,bavugako guverinoma y’abahutu yatangiye gutegura genocide imyaka ibiri mbere y’uko RPF itera u Rwanda. Ntabwo twabashije kuvugisha abantu baba bazi ukuri kwabyo ngo tubyemeze cyangwa tubinyomoze. Impanvu nuko abantu bahamijwe gutegura no gukora genocide bafungiwe ahantu ntamuntu ushobora kubageraho ngo ababaze ibibazo muri prison ya UN iri mu gihugu cya Mali.

Twifuzaga kubona abo bantu bateguye genocide tukababaza ibibazo. Intego yabo yari iyihe? Ese bakekaga ko genocide yari guca intege RPF ku buryo yari guhagarika ibitero ikaguma iyo yari iri muri Uganda? Ese guverinoma ya FAR yizeraga ko izatsinda intambara? Ese ubwicanyi bwabaye bwaba burenze ibyo batekerezaga? Kuko abayobozi bamwe ba FAR bavuga ko ibintu byadogereye ku buryo butunguranye ko muri za 60, za 70 na za 80 ibintu bitabaye nabi nka kuriya.

Abashingacyaha muri Tanzania batubwiye ko badashobora kudufasha kujya kureba abo icyaha cyo gutegura no gukora genocide cyari cyarahamye, ariko batubwiye ko dushobora kwirwariza tukajya muri Mali kubwacu. Batubwiye ko bishoboka ko twakwinjira muri prison tukavugana nabo, ariko ikibazo nuko prison iri ahantu mu giturage kure cyane y’umugi, ahantu nta muntu numwe tuziyo, byaratuyobeye turekera iyo, ibyo kujya kubabaza ibibazo turabiheba.

Kutabasha kujya kuvugana n’abo bantu bakoze genocide ntibyaduciye intege. Twakomeje gukurikirana ibyabaye mu Rwanda muri 94, twagize amahirwe tubona infashanyo ivuye muri National Science Foundation. Iyi nfashanyo yadufashije gushakisha abantu baduha amakuru bakaba baragiye bavumbuka hirya no hino kwisi, amakuru yadufasha kunoza amakalita yacu no kurushaho gusobanukirwa uko ibintu byagenze.Nubwo tugenda turushaho gusobanukirwa amahano yabaye mu Rwanda, ntibyunvikana ukuntu abantu bazi amakuru y’invaho bashizwe muri za prison aho nta muntu ushobora kubageraho, ibi bikaba byarakozwe n’abashinzwe gukora ku buryo genodice itazasubira.

Abunva icyongereza mushobora kwiyunvira Allan C. Stam avuga ibyerekeye ubushakashatsi bwe na mugenzi we Christian Davenport ku mahano yo mu Rwanda n’ibinyoma bya Kagame na RPF ye.

Imyigaragambyo yo kwamagana Kagame i Londoni (Londres) ku wa Gatandatu, taliki ya 18/5/13

$
0
0
Imyigaragambyo i Londoni (Londres) ku wa Gatandatu, taliki ya 18/5/13, twamaganire ku karubanda urugendo, umwicanyi ruharwa Paul KAGAME azahagilira :aracyaduhekura none FDU-Inkingi n’abandi barwanashyaka ba démocratie baragutabaje ngo uzaze dufatanye tumuvugirize induru acike burundu kugaruka mu Burayi.
Bimenyeshe abo uzi bose maze mwiyandikishe vuba kuli telefoni zikulikira: 0496 930062, 0478 489258, 0488 797466. Kugenda ntibikubere umuzigo, ahubwo ubitubaze.
Twese hamwe, tuzatsinda.
Antoine NIYITEGEKA

Rwanda:Yahondaguwe n’Inkeragutabara, ahuhurwa n’ushinzwe iperereza, bimuviramo gupfa

$
0
0

Impungenge z’umutekano zikomeje kuba zose ku batangabuhamya mu rubanza rwatangiye ku rupfu r’wumusore Jean Claude SAFARI (ugaragara ku ifoto) wakubiswe bikomeye n’Inkeragutabara, agahuhurwa n’umwofsiye wa Polisi ushinzwe iperereza, Intelligence Officer Superintendent Vincent Habintwari, bikamuviramo gupfa, abaganga batagishoboye kumuramira.

Mu gukurikirana iby’iki kibazo, IREME.NET twigereye aho uyu musore avuka, aho yafatiwe, aho yakubitiwe,…, tunaganira n’abafite bimwe mu byo bakurikiranye ku ikubitwa rivanzemo iyicarubozo ryakorewe Jean Claude. Bamwe mu bo twavuganye ni abumvise ataka cyane aniha, bakavuga ko amajwi yaturukaga mu rugo rwa Supt Vincent Habintwari, utuye hafi cyane y’aho uyu musore yatahaga, mu nzu abanamo n’umubyeyi we umwe. Ni mu mudugudu wa Rwagitanga, mu kagari ka Nyakabanda, Umurenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. N’ubwo batinye ko amazina yabo atangazwa, abo twaganiriye ni abantu bariho, bashimangira ko ibyo batangaza batabibariwe, ahubwo babihagazeho, kugeza ubwo JACLO yurizwaga imidoka yanegekaye.

Twaganiriye kandi na Epiphanie Mukakimenyi, Umubyeyi wa Nyakwigendera Jean Claude (wari umenyerewe ku izina ry’ubuhanzi rya JACLO), atubwira ibyo yabwiwe n’umwana we, iminsi ibiri mbere y’uko ashiramo umwuka. Ibi akaba yari yarabimubwiye asigaranye intege nke cyane ageze mu marembera, bikaba ngombwa ko abwiza nyina ukuri kose yari yaramuhishe ngo atamutera ubwoba, akamukura umutima.

Ukuri uyu musore yari yarahishe nyina ni ukuba yarakubiswe bikomeye cyane akananirwa kwicara no kugenda. Harimo kuba yarakubiswe n’Inkeragutabara enye zari ku irondo mu ijoro yakubiswemo, zikibanda mu kumukubita zihamya urutirigongo ahagana urukenyerero, mu bujana, ibitsi, ibirenge n’ahandi. Intandaro ya byose ni ukumukekaho ubujura, kuko bamusanganye retroviseur y’imodoka, bakanamushinja ko yari yanyoye ibiyobyabwenge.

Ubwo zamushyikirizaga ushinzwe iperereza IO Supt Habintwari ngo nawe yashyizeho ake amuhonda ikibando mu nsina z’ugutwi, kumukubita bikomeye hagati y’amaguru (byamuviriyemo kwangirika impyiko ku buryo budasubirwaho), guhondagurwa mu mutwe, anajyanwa kuri Station ya Nyamirambo bamutsindagira hagati y’ibyuma by’imodoka ya Polisi atakwirwagamo (Pandagali iraranwa na Supt Habintwari)

Umwana yaje koherezwa aho bita kwa Kabuga, araharembera cyane, umwe mu bo bahafunganywe akavuga ko yajyaga amukandakanda, kuko ngo yababaraga mu gatuza no mu mbavu, agahumeka bimugoye, kwicara no kugenda bikaba bitaramushobokeraga.

Ibijyanye n’amatariki n’ibindi birambuye bigaragara mu rwandiko Epiphanie yandikiye Umuyobozi wa CID, atanga ikirego.

 Fanny1 JACLOFanny2 JACLO

Muri uru rwandiko, Madamu Epiphanie akoresha inyito “Abanyerondo”,  abitewe no kuba yarasabwe n’umwe mu basirikare bakuru (w’umujenerali) ko  yakwirinda gukoresha inyito “Inkeragutabara”, ahubwo akavuga “Abanyerondo” ngo kugira ngo ikibazo cye cyumvikane byihuse. Cyakora abandi bose twaganiriye bakoresha inyito “Inkeragutabara”, kuko ngo ariko basanzwe bitwa, kandi aho muri Nyakabanda bakaba bakuriwe n’Inkeragutabara Nkuru y’Umurenge, bakunze kwita “Mzee King”, nawe wagaragaye muri iki kibazo. Naho uwo yise “Papa Simoni” wahururije umwana we amwita igisambo akanamuherekeza kwa IO Habintwari wamunegekaje, amazina ye ni Hakizamungu Ephron.

Aho bigeze uyu munsi, ni uko hari babiri mu Nkeragutabara batawe muri yombi, mu gihe abandi bavugwa mu kibazo batigeze bakurikiranwa, naho Supt Vincent Habintwari we, mu gihe tukigerageza kuvugana n’Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu, ntituramenya ibyemezo byamufatiwe (niba bihari). Hagati aho, babiri bafunzwe ntibaragezwa imbere y’ubutabera, n’ubwo iminsi igenwa n’amategeko ngo bagezwe imbere ya Parquet yarenze cyane. Abo babiri ni Munyaneza Theogene bita Kigingi na Halleluiah Emmanuel bita Gasongo. Hari amakuru avuga ko Mutabazi we yatorotse, aho ari hakaba hataramenyekana.

Mu rwandiko (dufitiye kopi) Nyina wa SAFARI Jean Claude yandikiye Minisitiri w’Umutekano akanamenyesha inzego nkuru z’ubuyobozi bw’igihugu, yasabye kwishinganisha kubw’impungenge afitiye umutekano we nyuma yo gutanga ikirego kirimo bamwe mu bo yita “abakomeye”. Hagati aho, andi makuru atugeraho ni ay’uko bamwe mu batangabuhamya ku byakorewe SAFARI Jean Claude bakomeje guhamagarwa ubutitsa n’amatelefoni y’abantu bataziranye, bababaza byinsi kuri iki kibazo, bamwe bakaba batangiye kubigiraho impungenge z’umutekano wabo, zifatiye ahanini ku kuba baturanye bya hafi cyane n’uyi Suprintendent Vincent Habintwari ushinzwe iperereza, dore ko byiyongereraho ko banasanzwe  bamutinya cyane.

Mukakimenyi Epiphanie (bita Fannie), umubyeyi wa Jean Claude yadutangarije ko kugeza ubu yishimira ubushake abona inzego yagejejeho ikibazo zifite bwo kugikurikirana, ariko akagira nanone impungenge zaterwa n’ububasha bwinshi  bufitwe n’umwe mu baregwa.

Safari Jean Claude yize muri KIST, akomereza amashuri ye mu Buhinde. Yiteguraga kujya kwiga iby’ubuhanzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu buzima busanzwe akunda umuziki, ubugeni n’ubukorikori, akaba n’umuhanga mu gushushanya no gutera amarangi ku mazu, amamodoka n’ibyapa byamamaza.

Fanny 4 JACLOFannie ni uwo ufashe ifoto y’umwana we

Uramutse ufite ubundi buhamya cyangwa ikindi wabimenyeho, watumenyesha kuri 07 22 77 33 55, byaba ngombwa tukakwihamagarira.Ushobora no kutwandikira kuri (ireme.net@gmail.com) cyangwa (intwarane@gmail.com).     Uburenganzira bwo kudatangaza umwirondoro w’uwatanze amakuru turabwubahiriza ijana ku ijana.

Turacyabakurikiranira byinshi kuri iyi nkuru

 Inkuru bifitanye isano:

Inkeragutabara zirakekwaho gutera gerenade mu bantu

Humvikanye amasasu ku Gitega mu Mujyi wa Kigali

 

NTWALI John Williams

www.ireme.net

 

Mu bantu batanze igitekerezo kuri iyi nyandiko hari uwitwa Gakwaya wagize ati:”Inkuru iri muri Quartier, n’uko kuva ejobundi, abaturanyi babonye afandi ava mugipangu iwe bavuga ko atafunzwe kdi ubuyobozi bwa polisi buvuga ko yafatiwe umunsi umwe n’inkeragutabara barafungwa ariko we aho afungiwe hatazwi. Inkeragutabara zo zarizifungiwe kuri Brigade y’Inyamirambo. Ikibabaje n’uko n’uriya mugabo witwa Hakizamungu Euphrone bita Papa Simoni ukora muri CARE INTERNATIONAL, muri Quartier bamwita papa Simoni.

Ihererekanya ry’uyu mwana rero hagati ya afandi bimeze bitya:

Kuko izo nkeragutabara nako inkerakurimbura, zafashe umwana muma saa sita zijoro bamukubitira aho barangije bati gicucu, haguruka tukujyanire chef wacu w’Inkeragutabara, baramushorera bamuhondagura, bamunyujije mu kayira ugenda nk’iminota 10 baba bageze ku Kagari ka Nyakabanda ya mbere kdi ubwo bamurengeje iwabo baramukomezanya, nyina aryamye atazi ibirimo kubera ku mwana we hanze . Ibyari ngo Chef wabo biza kurangira umwana abona bamugejeje ku Kagari bahasanga Local Defense uryamye wiyoroshe igikoti. Babiri baramusanze baramubyutsa, baravugana, barangije bahindukirira rimwe bose basanga bagenzi babo 2 basigaye ku mwana bamwicaje ikibono hasi, ubwo baramuzengurutse bose bamukubitira rimwe nkurufaya rwamasasu, umwana amezi nkuwapfuye atacyumva buri wese aho yakubitaga. Kuva muri ayo masaha yose yijoro bamukubita uko bashatse, baje kumujyana kwa Papa Simoni barakomanga, arasohoka, hari murukererera saa kumi bujya gucya. Bati ko ufite imodoka, nta retroviseur y’imodoka wabuze kuko uyu musore twamufatanye retroviseur 1? arahakana. Barongeye bamukubitira aho kwa papa Simoni kandi iwabo w’umwana ari inyuma y’inzu ye, ntiyigeze amenyesha nyina w’umwana wenda ngo aze arebe ibyo baziza umwana we, wenda byaba ukuri nyina akishyura iyo retrovisue. Ariko se ujya kwiba we yiba retrovisuer 1? Ese ko bahuye nawe ayifite bari bazi ivahe ikajyahe ko na hanini bayimushinja ntanyirayo uzwi? Biragaragara ko umwana bari baramupangiye, bashakisha impamvu zidasobanutse. Iyo ubonye ubona ari urwango mu baturanyi. Birababaje. Umwana se we aba ahuriye he n’imyumvikane mike y’abaturanyi?

Bakiri kwa papa simonmi rero, hirya haje guturuka inkeragutabara 1 ihita imenya umwana irababwira iti: uyu mwana ntimuzi ko ari uwa Fanny? Papa Simoni aramubaza ati ese uramuzi, ati yego, ati ese ntiyitwa Claude? Papa Simoni aho kumujyanira nyina utuye inyuma y’inzu ye, yahise afata telefone ye akompoza tel ya afandi, amubwira ngo bafashe umujura. Afandi ati ni mukinzanire. Umwana yashorewe na Papa Simoni, zankeragurimbura 4 kugera kwa afandi, bahageze basanze yabiteze, binjira mu gipangu. Afandi asaba izo nkeragutabara ikibando, yaragifashe akubita mugutwi ku mwana arongera arahidukiza mukundi gutwi, umwana arataka ati Mama weeee baranyishe. Abaturanyi ba afandi aho hafi bamwe babyukijwe niyo nduru. Babyutse basanze ari kwa afandi umwana atakira ariko batazi ninde? Bamwe bararambiwe basubira mumazu ariko bamwe baguma kumarembo yabo aho bategereje kubona abaza gusohoka kwa afandi ngo bamenye n’inde mwana bahakubitiraga. Nyuma bamunogeje rero bamusohoye hanze bamwegeka kurukuta rwa portaille ya afandi, we asubira mugipango gusohora imodoka, ahita abwira umwana kwinjira muri panda gari ye ararana murugo iwe. Ntarutege umwana yarafite, yarananiwe guhaguruka , bamubyutsa bamuhonda na none. Pandagari ifite utwuma munsi y’intebe, bamusesekagamo nkaho baseseka ihene, yataka bagahonda. Inkeragutabara yitwa Kigingi yicara hejuru y’umwana basesetse muri twatwuma, afandi ajya imbere atwara imodoka, bamujyana kuri Brigade iNyamirambo aho yamaze 2 semaines aho yavuye ajyanwa muri Prison ya Gikondo kwa Kabuga iGikondo, yahabaye ukwezi kumwe n’icyumweru kimwe. Yakubiswe kuwa 15/2/2013 nyina ajya kumufunguza kuwa 29/3/2013, bukeye ntiyabyutse za malaise zitangira ubwo, tariki ya 3/4/2013, nyina amujyana kwa
muganga apfa tariki 9/4/2013 mu bitaro by’umwami Faysal aho bamushyize muri Radiographie na scanneur babona yarangijwe impyiko zombi kandi n’umwana yaribwaga muri testicules ze (amabya), agatuza barakamenye ababara kdi ntahumeke neza, mubitugu kwa ruko uburibwe umubiri hose. Umutwe yahoraga avuga ngo uramurya cyane, autopsie rero yaje ikora confirmation y’impamvu y’urupfu ko umwana yakubiswe bikabije, kuburyo yarafite hymoragie interne (kuvira imbere, ubwo amaraso yo mumutwe yaribumbiye hamwe). Namwe ni mwumve urwo rupfu. Abasigaye nimujye mumenya abo muturanye nabo, mujye mumenya ko hakiri abagome.

Ibi bintu bihishe byinshi !!!! Imana niyo nkuru.”

Viewing all 10365 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>