Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10365 articles
Browse latest View live

Ku cyicaro cy’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo habereye urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agategenyo rya Bwana Sibomana Sylvain na Shyirambere Dominique.

$
0
0

Kigali kuwa 09 Mata 2013

Uyu munsi tariki ya 09 Mata 2013 ahagana mu ma saa yine z’amanywa ku cyicaro cy’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo mu mugi wa Kigali nibwo urukiko rwumvise ikirego cy’ubushinjacyaha ku irekurwa n’ifungwa ry’agateganyo ry’abanyapolitiki batavugarumwe na Leta ya Kigali aribo Sibomana Sylvain umunyamabanga mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi ndetse na Shyirambere Dominique . Aba bombi bakaba baratawe muri yombi na polisi y’igihugu kuwa 25 Werurwe 2013 ahagana mu ma saa mbiri n’igice z’amanywa bazize kuba baritabiriye urubanza rw’umuyobozi mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi Mme Victoire Ingabire Umuhoza.

Ubushinjacyaha bukaba bubasabira gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi mirongo itatu ngo kubera impamvu zikomeye zirimo ko ubushinjacyaha bushaka guhagarika burundu ibikorwa by’abaregwa byo kuyobya abaturage ndetse ngo ifungwa ryabo rikaba ryafasha ubushinjacyaha gukomeza gukora iperereza.

Nyuma yo gutabwa muri yombi mu buryo buteye isoni n’agahinda hagamijwe gusa gutera ubwoba abayoboke ba FDU-Inkingi ngo batazagaruka gukurikirana urubanza rwa Mme Victoire Ingabire Umuhoza, Bwana SIBOMANA Sylvain akaba yarakorewe iyicarubozo kugeza bamukuye amenyo. Aho kugirango hakurikiranwe abakoreye urugomo Bwana Sylvain ahubwo yahimbiwe ibyaha bitatu birimo :
1. Gukoza isoni abashinzwe umurimo rusange w’igihugu, icyaha giteganywa kandi gihanishwa ingingo ya 539 na 540 y’itegeko ngenga,
2. Icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda giteganywa kandi gihanishwa ingingo ya 463 y’itegeko Ngenga,
3. Gukora imyigaragambyo itemewe icyaha gihanishwa ingingo ya 685 y’itegeko ngenga.

Ubushinjacyaha bushinja ibi byaha ba Bwana Sibomana Sylvain na Shyirambere Dominique bushingiye ku buhamya bw’abapolisi nabo bagize uruhare mu bikorwa by’iyicarubozo no guhohotera abashijwa kugeza banabakuye amenyo.
Ubushinjacyaha bunavuga ko kuba aho ku rukiko rw’ikirenga hari haje abarwanashyaka benshi barimo n’umwe wambaye umupira wanditseho « Demokarasi n’Ubutabera » hakaba hari na ‘badge’ Sylvain yari yambaye yanditseho amagambo « Free- Ingabire » na « Pour sa liberation » hanariho n’ifoto ya Ingabire Victoire atarafungwa n’indi foto imugaragaza yaramaze gufungwa, ibi ngo ni ibimenyetso simusiga bibahamya biriya byaha bashinjwa. Kuba kandi ngo Sylvain Sibomana, umunyamabanga mukuru wa FDU-Inkingi yaratinyutse akabaza abapolisi impamvu babuza abantu kuza kumva urubanza kubera gusa ko ari abayoboke ba FDU-Inkingi akanabibutsa ko bo bahagarariye inyungu z’abanyarwanda bose nta vangura iryo ariryo ryose aho kumva ko bashinzwe gusa kurengera inyungu za FPR ibi ngo nibyo cyane cyane ubushinjacyaha bushingiraho bushinja Sylvain icyaha cyo gukoza isoni abashinzwe umurimo rusange w’igihugu.
Bwana Sibomana Sylvain yabwiye umucamaza ko ibyaha ashinjwa atabyemera kandi ko ari ibihimbano, anagaragariza umucamanza ko ahubwo bigaragara ko umugambi wo kumufata wari waracuzwe mbere. Yasobanuye ko ‘badge’ ubushinjacyaha buvuga yaje koko ku rukiko ayambaye, amagambo yanditseho akaba agaragaza ko nubwo Ingabire ari mu rubanza abamukunda bamwifuriza ko yagirwa umwere n’urukiko nyuma yo gusuzuma no kumva inyiregurire ye. Sylvain yakomeje avuga ko atumva ko kuba umuntu yakwifuriza mugenzi we ikiza byahindurwamo icyaha.

Kubirebana n’amagambo ndetse n’ifoto ya Ingabire Sylvain yabwiye umucamanza ko amagambo, yaba ayanditse ku mupira yaba n’ayanditse kuri ‘badge’ nta narimwe riteye ikibazo, nta na rimwe rifite ibisobanuro byakwitwa icyaha. Yanabwiye urukiko ko imyigaragambyo ivugwa n’ubushinjacyaha nta yigeze ibaho kandi nta n’ibimenyetso bigaragaza icyo cyaha.

Bwana Shyirambere Dominique we yabwiye urukiko ko yafashwe na polisi ubwo yari asohotse mu mbago z’urukiko agiye kwitaba umurwanashyaka wari umubajije aho icyumba cy’iburanisha giherereye hanyuma yasohoka agahita afatwa na polisi ikamwambika amapingu agahita ajyanwa mu modoka ya polisi yari hafi aho. Yasobanuriye urukiko ko we yafashwe mbere ya Sylvain ko ibyo ubushinjacyaha bumushinja buvuga ko yafatanyije na Sylvain ko atazi igihe byabereye haba izo mvururu, cyangwa imyigaragambyo ivugwa n’ubushinjacyaha, gusa avuga ko amaze gufatwa no gushyirwa mu modoka ya polisi yambuwe ikote n’ishati yari yambaye agasigarana agapira k’imbere kari kanditseho « demokarasi » hanyuma polisi ikamufata amafoto.

Umunyamategeko Munezero Claude ubunganira yifashishije ingingo ya 59 n’iya 45 za ‘Code de Procédure Pénale’ yabwiye urukiko ko abo yunganira bigaragara ko nta bimenyenyetso bifatika ubushinjacyaha bufite cyane ko bwifashisha icyo bwita abatangabuhamya b’abapolisi nabo bashinjwa n’uregwa kuba baramuhohoteye ibi bikaba bitemewe ko bahindukira bakaba abatangabuhamya, ikindi yababwiye ni uko urukiko rutashingira ku buhamya bw’aba bapolisi ngo bwifashishwe nk’ubugomba gutuma abo yunganira bafungwa by’agateganyo kandi hatarigeze hakorwa ivuguruzanya makuru mu gihe cy’ibazwa, yasabye umucamanza ko yakurikiza ibyo ziriya ngingo zivuga ndetse n’ibivugwa n’ingingo ya 94 maze agategeka ko abo yunganira bafungurwa bagakurikiranwa bari hanze nkuko iyi ngingo imaze kuvugwa ibifata nk’ihame ryo kuburana uri hanze nk’inshingano cyane cyane ko nta mpamvu zikomeye zihari zatuma bakurikiranwa bafunze.
Uyu munyamategeko kandi yunze mury’uwo yunganira asaba ko mu mpamvu zanatuma uwo yunganira yarekurwa akaburana ari hanze harimo n’ijyanye no kubungabunga ubuzima bwe, kuko usibye kuba yarahohotewe kugeza akuwe iryinyo hakenewe no kwivuza byihariye kuko n’amenyo yitwa ko yasigayemo ajegera akaba akeneye kwivuza bihagije.

Muri uru rubanza Bwana Sibomana Sylvain na SHYIRAMBERE Dominique basabye umucamanza kubafasha gukemura ikibazo gikomeye bafite aho bafungiye ku biro bya polisi ya Kabuga kuko ubuyobozi bwaho butabemerera gutunga icyaricyo cyose cyabafasha kwiregura kuko batemerewe kugira ikaramu, urupapuro cyangwa ikayi yo guteguriramo urubanza ndetse ko n’impapuro (documents) ziriho amategeko atandukanye batemerwe kuzitunga, ibyo babishingira ko ku itariki 7 Mata 2013 abapolisi babambuye ibyo bari bateguriyeho urubanza ndetse na documents z’amategeko zose bari bafite zo kwifashisha. Ibi bikaba bikorwa mu rwego rwo kubangamira imyiregurire yabo.

Ishyaka FDU-Inkingi kandi riramagana ibikorwa nkibi bigayitse byo kwibasira izi mpirimbanyi za demokarasi kuko uyu munsi ubwo izi nzirakarengane zari zivuye mu rubanza zigejejwe aho zifungiye i Kabuga zabujijwe uburenganzira bwazo bwo guhabwa ifunguro mu gihe nyamara ukuriye iyi sitasiyo ya polisi yari yemeye ko bagemurirwa kubera ko yari yeretswe impapuro zo kwa muganga zitanga amabwiriza ajyanye no gufata ifunguro ryihariye kubera impamvu z’uburwayi.

Iri hohoterwa ry’abarwanashyaka bazira ko bitabiriye urubanza nta gushidikanya ko ari ikimenyetso cy’imigendekere mibi y’urubanza rwa Mme Victoire Ingabire umuhoza nawe ukunze kwibasirwa kuko umwaka ushize ubwo yaburaniraga mu rukiko rukuru nabwo ibimenyetso nkibi bigaragaza kubogama kw’inzego byatumye atakariza ikizere urukiko rukuru ava mu rubanza rutarangiye kubera guterwa ubwoba k’umutangabuhamya we. Ibi ni ibimenyetso bigaragaza ko gutegereza ubutabera butabogamye bikigoye cyane cyane ku banyapolitiki batavugarumwe na Leta ya Kigali.

Nyuma yo kumva impande zombi umucamanza wari uyoboye iburanisha yavuze ko isomwa ry’urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rizaba ku munsi wejo tariki ya 10 Mata 2013

FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Umuyobozi wungirije w’agateganyo.


Lt Colonel Rwendeye mu 1990 (Video)

Inama mpuzamahanga ku kibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda:i Bruxelles mu Bubiligi 19 na 20 Mata 2013

$
0
0
Ubutumire
Imiryango ya Société civile nyarwanda n’amashyaka ya politiki baramenyesha Abanyarwanda n’inshuti z’Urwanda ko yateguye inama mpuzamahanga ku kibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda zihangayikishijwe n’ishyirwa mu bikorwa  ry’icyemezo cyo gukuraho ubuhunzi ku mpunzi z’Abanyarwanda. Iyo nama izabera i Bruxelles mu Bubiligi ku mataliki ya 19 na 20 Mata 2013. Abanyarwanda n’inshuti zabo baratumiwe muri iyo nama ikomeye kugirango bungurane ibitekerezo, ariko  cyane cyane ntimuzabure mu mihango yo gufungura inama kuwa gatanu saa tatu (9h) n’iyo kuyisoza kuwa gatandatu saa cyenda (15h).
Niba kandi hari imiryango yaba itarabonye ubutumire hamwe na programu kubera impamvu iyariyo yose, yabimenyesha hakiri kare Komite ishinzwe imitegurire y’inama; maze izo nyandiko zikabageraho bidatinze.
Kuberako inama mpuzamahanga nk’iriya isaba ubwitange n’amikoro, buri munyarwanda na buri muryango basabwe kugira icyo bigomwa kugirango inama izagere kubyo igamije nta komyi.
Mu izina rya Komite ishinzwe imitegurire y’inama,
Pascal Kalinganire
Abacyeneye ibisobanuro babaza:
Niyibizi Michel: 0032496646995
Rudasingwa Alexis: 0032497536697

NI MPAMVU KI KAGAME ATINYA IBIGANIROMPAKA?

$
0
0

Maze igihe ndeba uko mubindi bihugu abahatanira umwanya wa Perezida babigenza, aho bahura bagakora ibiganiro mpaka bagamije kumenyekanisha gahunda zabo, ariko iwacu ho n’igihe babigeragezaga bazanye agashya aho kuzana abakandida bazanye abambari babo,.

Kuba twari twararikiwe ibiganirompaka nyuma bigahinduka ibindi bindi byanteye kwibaza niba Kagame yaba adatinya kugaragaza ubushobozi buke imbere y’abandi, doreko akenshi aba yanatoranyije abantu batazi n’icyo bashaka akaba aribo bitwa abakandida. Doreko imyanya baba baramaze kuyigabangabana kera, bakatubeshyako twitoreye abatuyobora.

Usibye kwibaza ku bushobozi bwa Kagame kandi, nibajije ikibazo kijyanye na gahunda ihamye yakwereka abanyarwanda bintera gukeka ko, uyu mugabo ashobora kuba nta gahunda ihamye agira, kuko ibi bigaragazwa no guhuzagurika muri program nyinshi agenda atugezaho nyuma ntitumenye aho zarengeye, ingero ni nyinshi, iyamamaye ni Vision 2020, iyi sinzi aho igeze, nsigaye numva yarasimbuwe na EDPRS I na EDPRS II ibi kandi ubwabyo uwatubaza icyo bisobanura mpamyako utarabihuguriwe utapfa gusobanura icyo bizatumarira, guhuzagurika kandi kugaragara muri politique y’uburezi mu Rwanda, aha hakomeje kugaragaza ubushobozi buke bwa Kagame na FPR ayoboye kuko bihora ari bishyashya nka gahunda za Leta.

Iteka iyo umuntu atagira gahunda ahorana udushya, agendana n’ibigezweho rimwe na rimwe ntagushishoza icy’ingenzi, aha niho uzasanga Leta ishyira ingufu ngo muri programu z’uturima tw’igikoni, udusozi indatwa ibintu bigacika ariko wakurikirana icyabivuyemo ugaheba, yewe aba bagabo bo muri FPR bananiwe no kugumana gahunda imwe ahubwo usanga izo badukanye zivuguruza izazibanjirije nk’aho bashyiraho ko nta nka zigomba kwororerwa mu Mujyi, ejo bakazana gahunda ya girinka munyarwanda, ese baba babanje gutekereza aho izororerwa?

Yemwe uwavuga ibya Kagame ntiyabivamo, gusa muzambarize ishuri rya Kist icyo ryatumariye twe nk’abanyarwanda, nduzi risigaye rirushwa na bya bigo by’imyuga kandi imwe ari Kaminuza ibindi bikaba ibigo by’imyuga, nyamara amafaranga aba yahatikirijwe niyo agiye gutuma abaturage bicwa n’ubukene kuko abayobozi bacu bareba inyungu zabo gusa, ndetse bakaba basa n’abapanga gahunda igezweho bitewe n’uko babyutse, icyo bashoboye nukubyandika munyandiko no kubisobanurira abaturage akenshi batagira n’icyo batoramo, ubundi bwacya bakivuga ibigwi ko ubukungu bwazamutse, nawese ubukungu buzamurwa n’amabuye y’agaciro… Harya ngo twavumbuye zahabu mu Rwanda na diamond?

Ubanza tutagipfuye, ahari barimo guhangira abaturage imirimo, cyangwa barimo kudukorera imishinga yo guteza EWASA cyamunara kuko ikomeje kudohoka ku nshingano zayo, akenshi bikaba bitwibutsa ko Leta itagomba gucuruza kandi Cristal Venture yiteguye kugura muri cyamunara EWASA ikayiyobora neza ibiciro bikiyongeraho gato kuko bazaba barashoye menshi…..

Nzabandora ni umwana w’umunyarwanda, ibi byose biterwa nuko tuyoborwa n’imbunda aho kuyoborwa na gahunda ihamye. Aho vision 2020 mwatubwiraga si uriya mutamenwa wa KTC? Ko hasigaye imyaka 7 ubwo mwatwizezako KWIGIRA DUSHYIRA MUGACIRO aribyo bizatwubakira ya mihanda igerekeranye mwatwerekaga mu gishushanyo, cyangwa ni ya TEKINIKI YO GUSHUSHANYA? Harya ngo Kagame niwe Mose woherejwe, tutamufite nta bandi bayobora? Injiji zize koko ni ikibazo gikomeye.

Mugire amahoro,

Kanyarwanda

Rwanda: Sibomana Sylvain na Shyirambere Dominique bazafungwa iminsi 30

$
0
0

Kigali, kuwa 10 Mata 2013.

Uyu munsi nibwo urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwagombaga gufata umwanzuro wo kurekura cyangwa gufunga by’agateganyo mu gihe cy’iminsi mirongo itatu  Sibomana Sylvain na Shyirambere Dominique ku birego bahimbiwe n’ubushinjacyaha ubwo bahohoterwaga n’abapolisi bazira kuba bari baje kumva urubanza rw’umuyobozi wa FDU-Inkingi Mme Victoire  Ingabire Umuhoza.

Urwo rubanza rwaburanishijwe mu ruhame ku munsi wejo tariki ya 9 Mata 2013 maze umucamanza waruburanishije abwira abari barukurikiye dore ko bari benshi ko ruzasomwa ku mugaragaro uyu munsi tariki ya 10 Mata 2013, gusa umucamanza waruburanishije yirinze gutangaza isaha ruzasomerwaho, ibi bikaba bikunze gukorwa cyane mu manza za politiki . Abari bakurikiranye urwo rubanza babyukiye ku cyicaro cy’urwo rukiko kuva saa mbiri za mu gitondo kugeza saa kumi nimwe za nimugoroba  bategereza umucamanza waruburanishije ko aza kurusoma baraheba barataha. Gusa Ishyaka FDU-Inkingi ahagana mu ma saa kumi nimwe n’igice z’umugoroba ryaje kumenya ko nubwo umucamanza atashohoje amasezerano yo gusoma urwo  rubanza mu ruhame,abashijwa bamenyeshejwe ko bagomba kuba bafungiye muri gereza ya Kimironko mu gihe cy’iminsi mirongo itatu nkuko ubushinjacyaha bwabyifuzaga nka kimwe mu byabufasha guhagarika burundu ibikorwa bya politiki by’izi mpirimbanyi za demokarasi.

Bwana Sibomana Sylvain Umunyamabanga mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi ndetse na Shyirambere Dominique  bakaba baratawe muri yombi na polisi y’igihugu kuwa 25 Werurwe 2013 ahagana mu ma saa mbiri n’igice z’amanywa bazize kuba baritabiriye urubanza rw’umuyobozi mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi Mme Victoire Ingabire Umuhoza.

Nyuma yo gutabwa muri yombi mu buryo buteye isoni n’agahinda hagamijwe gusa gutera ubwoba abayoboke ba FDU-Inkingi ngo batazagaruka gukurikirana urubanza rwa Mme Victoire Ingabire Umuhoza, Bwana SIBOMANA Sylvain akaba yarakorewe iyicarubozo kugeza bamukuye amenyo. Aho kugirango hakurikiranwe abakoreye urugomo Bwana Sylvain ahubwo yahimbiwe ibyaha  bitatu birimo :

1.       Gukoza isoni abashinzwe umurimo rusange w’igihugu, icyaha giteganywa  kandi gihanishwa ingingo ya   539 na 540  y’itegeko ngenga,

2.        Icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda giteganywa kandi gihanishwa ingingo ya 463 y’itegeko Ngenga,

3.       Gukora imyigaragambyo itemewe  icyaha gihanishwa ingingo ya 685 y’itegeko ngenga.

Ubushinjacyaha bushinja ibi byaha ba Bwana Sibomana  Sylvain na Shyirambere Dominique bushingiye ku buhamya bw’abapolisi nabo bagize uruhare mu bikorwa by’iyicarubozo no guhohotera abashijwa kugeza banabakuye amenyo.

Ubushinjacyaha bunavuga ko kuba, aho ku rukiko rw’ikirenga hari haje abarwanashyaka benshi barimo n’umwe wambaye umupira wanditseho « Demokarasi n’Ubutabera » hakaba hari na ‘badge’ Sylvain yari yambaye  yanditseho  amagambo « Free- Ingabire » na « Pour sa liberation » hanariho n’ifoto ya Ingabire Victoire atarafungwa n’indi foto imugaragaza yaramaze gufungwa, ibi ngo ni ibimenyetso simusiga bibahamya biriya byaha bashinjwa. Kuba kandi ngo Sylvain Sibomana, Umunyamabanga mukuru wa FDU-Inkingi yaratinyutse akabaza abapolisi impamvu babuza abantu kuza kumva urubanza kubera gusa ko ari abayoboke ba FDU-Inkingi akanabibutsa ko bo bahagarariye inyungu z’abanyarwanda bose  nta vangura iryo ariryo ryose aho kumva ko bashinzwe gusa kurengera inyungu za FPR ibi ngo nibyo cyane cyane ubushinjacyaha bushingiraho bushinja Sylvain icyaha cyo gukoza isoni abashinzwe umurimo rusange w’igihugu.

Mu gihe cy’iburanisha Bwana Sibomana Sylvain yabwiye umucamaza ko ibyaha ashinjwa atabyemera kandi ko ari ibihimbano, anagaragariza umucamanza ko ahubwo bigaragara ko umugambi wo kumufata wari waracuzwe mbere. Yasobanuye ko ‘badge’ ubushinjacyaha buvuga yaje koko ku rukiko ayambaye, amagambo yanditseho akaba agaragaza ko nubwo Ingabire ari mu rubanza abamukunda bamwifuriza ko yagirwa umwere n’urukiko nyuma yo gusuzuma no kumva inyiregurire ye. Sylvain yabwiye umucamanza ko atumva ko kuba umuntu yakwifuriza mugenzi we ibyiza bidakwiye guhindurwamo icyaha. Kubirebana n’amagambo ndetse n’ifoto ya Ingabire Sylvain Sibomana yabwiye umucamanza ko amagambo, yaba ayanditse ku mupira yaba n’ayanditse kuri ‘badge’ nta narimwe riteye ikibazo, nta na rimwe rifite ibisobanuro byakwitwa icyaha. Yanabwiye urukiko ko imyigaragambyo ivugwa n’ubushinjacyaha nta yigeze ibaho kandi nta n’ibimenyetso bigaragaza icyo  cyaha.

Bwana Shyirambere Dominique we yabwiye urukiko ko yafashwe na polisi ubwo yari asohotse mu mbago z’urukiko agiye kwitaba umurwanashyaka wari umubajije aho icyumba cy’iburanisha giherereye hanyuma yasohoka agahita afatwa na polisi ikamwambika amapingu agahita ajyanwa mu modoka ya polisi yari hafi aho. Yasobanuriye urukiko ko we yafashwe mbere ya Sylvain ko ibyo ubushinjacyaha bumushinja buvuga ko yafatanyije na Sylvain ko atazi igihe byabereye haba izo mvururu, cyangwa imyigaragambyo ivugwa n’ubushinjacyaha, gusa avuga ko amaze gufatwa  no gushyirwa mu modoka ya polisi yambuwe ikote n’ishati yari yambaye agasigarana agapira k’imbere kari kanditseho « demokarasi » hanyuma polisi ikamufata amafoto.

Umunyamategeko Munezero Claude ubunganira yifashishije ingingo ya 59 n’iya 45 za ‘Code de Procédure Pénale’ yabwiye urukiko ko abo yunganira bigaragara ko nta bimenyenyetso bifatika ubushinjacyaha bufite cyane ko bwifashisha icyo bwita abatangabuhamya b’abapolisi nabo bashinjwa n’uregwa kuba baramuhohoteye, ibi bikaba bitemewe ko bahindukira bakaba abatangabuhamya, ikindi yababwiye nuko urukiko rutashingira ku buhamya bw’aba bapolisi ngo bwifashishwe nk’ubugomba gutuma abo yunganira bafungwa by’agateganyo kandi hatarigeze hakorwa ivuguruzanyamakuru mu gihe cy’ibazwa,  uyu munyamategeko yari yasabye umucamanza ko yakurikiza ibyo ziriya ngingo zivuga  ndetse n’ibivugwa n’ingingo ya 94 maze agategeka ko abo yunganira bafungurwa bagakurikiranwa bari hanze nkuko iyi ngingo imaze kuvugwa ibifata nk’ihame ryo kuburana uri hanze nk’inshingano cyane cyane ko nta mpamvu zikomeye zihari zatuma bakurikiranwa bafunze.

Uyu munyamategeko kandi yari  yashyigikiye ko uwo yunganira yarekurwa akaburana ari hanze hashyizwe imbere n’impamvu zijyanye no kubungabunga ubuzima bwe, kuko usibye kuba yarahohotewe kugeza akuwe iryinyo hakenewe no kwivuza byihariye kuko n’amenyo yitwa ko yasigayemo ajegera akaba akeneye kwivuza bihagije.

Iri hohoterwa ry’abarwanashyaka bazira ko bitabiriye urubanza nta gushidikanya ko ari ikimenyetso cy’imigendekere mibi y’urubanza rwa Mme Victoire Ingabire Umuhoza nawe ukunze kwibasirwa kuko umwaka ushize ubwo yaburaniraga mu rukiko rukuru nabwo ibimenyetso nkibi bigaragaza kubogama kw’inzego zitandukanye byatumye atakariza ikizere urukiko rukuru ava mu rubanza rutarangiye kubera guterwa ubwoba k’umutangabuhamya we. Ibi ni ibimenyetso bigaragaza ko gutegereza ubutabera butabogamye bikigoye cyane cyane ku banyapolitiki batavugarumwe na Leta ya Kigali.

FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Umuyobozi wungirije w’agateganyo.

Itangazo kw’ifungwa rya SG

INGENGABITEKEREZO YARANZE FPR MU MYAKA 19 ISHIZE

$
0
0

PARTI RWANDAIS DES MODERES/MODERATE RWANDA PARTY,
PRM/M R P – ABASANGIZI
ITANGAZO RIJYANYE N’IBIHE BY’ICYUNAMO
[Igice cya Gatatu, ari nacyo gisoza itangazo]

Banyarwanda banyarwandakazi,
Mubihe nk’ibi by’akababaro ko kwibuka abacu bazize akarengane, twasanze ntako bisa gusubiza amaso inyuma kugirango turebe ikiri imbere y’uruhu rw’intama rutwikiriye FPR Inkotanyi muri iki gihe cyose imaze yarigaruriye ubutegetse bukomoka kumivu y’amaraso y’abana b’u Rwanda.

Twarasuzumye dusanga muri iyi myaka 19 turirira abacu FPR Inkotanyi yararanzwe n’Ingengabitekerezo ishingiye ku ivangura ry’ingeri zose, kwica no gufunga inzirakarengane igitugu, ubujura n’indi myifatire y’urukozasoni.

Ibi tugiye kuvuga ni bike cyane ugereranije n’ibindi bibi byinshi bikorwa na FPR-Inkotanyi.

Muri iyi myaka 19 FPR-Inkotanyi imaze kungoma yaranzwe no gucunaguza abacitse kw’icumu rya génocide y’abatutsi, yivuga ibigwi by’ibinyoma ko kubaho ariyo babikesha ko ndetse iramutse ivuyeho bashirira ku icumu;

FPR yaranzwe no kudaha agaciro gakwiriye imiryango y’intwari zarurwaniriye zimwe zikagwa ku rugamba rw’amasasu cyangwa se urwa demokarasi
Ingero:
• Abana ba Mme Uwiringiyimana Agata ntawe uzi iyo baba,
• Umuryango wa Fred Gisa Rwigyema ugaraguzwa agati,
• Umuryango wa Kayitare intare batinya
• Umuryango wa Lt-Col Kareba Alfred (wahoze ari C.O.- 9th)
• Umuryango wa Criss Bunyenyezi,
• Umuryango wa Peter Bayingana,
• Umuryango wa Ngumbayingwe
• Umuryango wa Adam Waswa,
• Umuryango wa Edison Mico;
• Umuryango wa Hassani Mwungeri
• Umuryango wa Rambo (yaguye Butaro)
• Umuryango wa Nshoza (yaguye Ruhengeri)
• Umuryango wa Gaga (yaguye Kaborogota)
• Umuryango wa Karangwa Kadogo
• Umuryango wa Dona (yaguye Ruhengeri)
• Umuryango wa Twaha (yaguye Ruhengeri)
• n’abandi tutarondoye

FPR ikomeje kugirira agasuzuguro gakabije abas demob (abavuye ku rugerero)
Birabajeje kubona umuntu warwaniriye igihugu ahagaze ku muhanda asabiriza, naho abandi baririmba intsinzi n’iterambere.

Ingero nkeya cyane:
- Cpl Rukara warashishagaga 12mm agacikira ukuguru kurugamba. Aho tumuherukira yasabirizaga ku muhanda ujya kuri Gare ya Remera;
- Pte Roger wahoze muri artillery 21st ya Col Musitu. Arasabiriza mu mugi wa Kigali;
- Rwanziza, wabaye umusirikari w’Inkotanyi ndetse akaza kuba Umuyobozi muli komini imwe yo muli Kibungo, ubu abayeho nabi cyane mu Rwanda atagira n’inkweto zo kwambara, kandi yaciriweho iteka ryo kutabona akazi mu gihugu n’ubwo yize amashuri ahanitse (n’uwihaye kumufasha amuha akenda kuko babanye akabizira);
- Lt-Col BAHENDA Salton, wagaragujwe agati bikomeye kandi yarakoze imirimo ikomeye mu gihugu nawe ubuzima abyeho buteye agahinda;
- Lt-Col Kazintwari Kaddafi utarigeze ahabwa icyubahiro na kimwe kuva asezerewe mu ngabo kandi yarazibereye umuyobozi ukomeye;
- Cpt Kimenyi, wabaye umusirikari kuva muri Uganda. Yabaye n’umuyobozi muri jandarumori y’igihugu nyuma y’intambara, ubu akaba arira ayo kwarika muri Kigari aho agiye kwicirwa n’inzara nk’intamenyekana;
- Pte Asuman wahoze muri artillery ya 101 kubera kubaho nabi, ubu ahoma amapine y’amapikipiki i Bujumbura mu Burundi, kuko igihugu cye kiyobowe na FPR-Inkotanyi cyamukamuye nk’igisheke banyunyuzamo umutobe ibisigaye bagacira;
- Pte Olivier yabaga muri 9-9 ya Rutikanga yacitse akaboko k’ibumoso ubu arasabiriza i Bujumbura mu Burundi;
- Cesar na Richard bacikiye amaguru ku rugamba ariko ikibabaje ni uko insimburangingo bagenderaho baziguriwe n’imiryango yabo RDF yigaramiye, naho abayobozi bayo bayongobeza amafaranga y’igihugu n’umutungo wa rubanda mu nda zabo zidahaga;
- Higiro wo muri 21st wamugaye akaboko nawe abayeho nabi icyama kigaramiye n’abandi benshi cyane tutarondora ngo turangize bababariye mu gihugu;

Birababaje kuba umuntu avuga ko ari umudemob (uwavuye ku rugerero), abo bafatanije urugamba n’abo yarwaniriye bakagira iseseme kandi ibyo bagezeho ariwe babikesha kuko yababereye ikiraro;
TITO RUTAREMARA umucurabwenge wa FPR-Inkotanyi yaravuze ati:”abasirikari ni urwego umuntu yuririraho kugirango agere kubutegetsi,amaze kubugeraho ashatse yabavanaho”
Namwe ni musesengure iyo mvugo maze murebe ibikorwa FPR-Inkotanyi ikorera abahoze ari abarwanyi bayo ririmo ubugome bwinshi,kuba indashima nta n’ubupfura burimo.

Birababaje Kubona abazamurwa mu ntera mu buriganya bakanagenerwa imishahara y’ikirenga atari abarwaniriye igihugu naho abakimeneye amaraso banamye ku gasozi batagira aho bikinga, naho ibisambo byubaka imitamenwa hirya no hino ku isi.

FPR yaranzwe n’ivangurakarere rikabije mu gutanga imyanya no kuzamurwa mu ntera haba mu gisirikare, mu gipolisi no mu nzego z’iperereza muri rusange, aho abavuye Uganda bihariye imyanya ikomeye yose, kandi muri bo ushatse kugaragaza inyungu za benshi akabizira agashyirwa mugatebo kamwe n’aba francophone;
Urugero:
Cpl Ndayisabye Jean Marie(umututsi wavuye TZ) ubu ari mubutumwa muri Soudan y’amajyepfo.
Ni umwarimu wa gisirikari ntangarugero (Instructor) uyu murimo awumazeho imyaka irenga 15 mbere y’uko ajya muri Soudan yari arangije ikiciro cyambere cya kaminuza.
Abasirikari benshi yigishije ubu ni ba officiers, naho we wagirango kuba Caporal ni umurage Gakondo.

Umuryango BENISHYAKA uribwa n’imiryango y’abajenerali bariho kandi bafite n’ubushobozi ndengakamere naho imfubyi n’abapfakazi b’intwari zatabarutse ku rugamba rw’Inkotanyi baririra mu myotsi kubera kutitabwaho, nyamara uwo muryango babeshywa ko aribo washyiriweho,

FPR yimye agaciro ku buryo bugayitse ababyeyi batanze abana babo ngo batabare, bakongeraho n’amashyo y’inka atagira ingano, nyuma urubyaro rwabo rukagwa ku rugamba, bagasigarana abuzukuru batagira kivurira none ubu bakaba barabuze gihoza kubera gutereranwa bazira ko abana babo batagize amahirwe yo kurokoka urugamba Ibi bikaba bituma benshi bahitamo gusubira ishyanga bakajya kuba impunzi kandi baracyuye FPR baziko ubuhunzi babukize.

Muri iyi myaka 19 FPR-Inkotanyi imaze kungoma yaranzwe no Kubuza abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu gushyingura ababo bazize amaherere, ni ukuvuga abahutu bishwe n’ingabo za APR n’iza leta y’u Rwanda,ubwo burenganzira kandi bwimwe n’abatutsi biganjemo abagogwe bishwe n’izo ingabo mugihe zamaraniraga gufata ubutegetsi;

Muri iyi myaka 19 FPR-Inkotanyi imaze kungoma yaranzwe no gushinja ibinyoma abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu kugirango ibone uko ibacira mumagereza itaretse no kubangamira ubwisanzure bw’UBUCAMANZA mu gihugu;

Muri iyi myaka 19 FPR-Inkotanyi imaze kungoma yaranzwe no gufataho IBUKA ingwate iyigira igikoresho cya propagande yayo bituma yirengagiza inyungu z’abacitse ku icumu yitwa ko ihagarariye;

FPR yashyizeho ikigega cya FARGE kivangura imfubyi z’abana b’u Rwanda n’abo kitwa ko gifasha kikabaha intica ntikize nayo ivuye mukimenyane gikabije,

Imiryango y’abacitse ku icumu rya génocide yagizwe iy’abatutsi gusa kandi n’abahutu baracitse ku icumu ryaba iry’abahezanguni b’abahutu (extremistes hutu) muli jnoside y’abatutsi ya 1994 ndetse bagacika no ku icumu rya jenoside yindi FPR yakoreye abahutu mu Rwanda no muri Zaïre (ubu isigaye yitwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo);

Itegeko ryo kurwanya ingengabitekerezo ya genocide ryashyiriweho gukandamiza abahutu gusa kandi byaragaragaye ko no mu batutsi nabo harimo abifuza ko abahutu bakwiye kurimbuka kandi bakanabivugira kumugaragaro ntihagire ukurikiranwa.

urugero:
Ibikorwa by’Itotezabwoko bw’abahutu bya Bwana Rutabayiru wahoze yungirije Theoneste Mutsindashyaka mu buyobozi bw’Umujyi wa Kigali wakuyemo umwana we w’umukobwa inda ngo kuko yari yayitewe n’umusore w’umuhutu nawe watotejwe cyane kugeza ubwo ahunga igihugu cye;

FPR yaranzwe kandi n’ubujura bukabije butakigirwa n’ibanga bukorwa n’abayobozi bakuru (Indege za perezida zigura akayabo k’amafaranga y’igihugu, agaciro fund katagira itegeko rigashyiraho cyangwa se rikagenga);

FPR yaranzwe no kuniga ubwisanzure bw’itangazamakuru mu gihugu no kubangamira, gufunga no guhotora abatangazamakuru bigenga n’abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu;
ingero:Saidati MUKAKIBIBI n’ Agnès UWIMANA baheze mumunyururu bazira gutunganya neza umwuga wabo.

Leta ya FPR ikomeje kunangira yanga kwandika amashyaka atavuga rumwe nayo iyasaba kubanza kwemera kuba ibikoresho byayo, ayanze agacibwa mu gihugu burundu;

FPR-Inkotanyi yaranzwe no gutinya ipiganwa mumatora y’umukuru w’igihugu aho ibara ry’ikijuju ryakoreshwaga mumatora y’umukandida umwe rukumbi wa MRND ryasimbuwe n’abakandida ba ndiyo bwana bavuga ko babona ntawundi ufite ubushobozi bwo kuyobora igihugu uretse Kagame.

FPR- Inkotanyi ikomeje gucira mumagereza abanyapolitiki batavuga rumwe nayo kubera gutinya guhangana mumatora bitewe n’uko izi neza ko abaturage nta kizere bakiyifitiye.
Ingero:
Bernard NTAGANDA, Perezida w’ishyaka PS-Imberakuri,, Déo MUSHAYIDI, Perezida wa PDP-Imanzi, Victoire INGABIRE , Perezidante wa FDU-Inkingi, Dr Théoneste NIYITEGEKA, wari umukandida mumatora ya perezida yo muri 2003,

Kugeza ubu leta ya FPR yitwaza Ingufu za gisilikare igatera ubwoba abaturage ibakangisha ko FPR yafashe igihugu ku ngufu nta wayitinyuka. Ibi perezida Kagame arabyigamba n’abandi bafatanyije kuyogoza igihugu bemeza ko ngo bazasubira mu ndaki;

Kugeza magingo aya Ingabo, Polisi, Iperereza ryose by’igihugu bikorera umuntu umwe gusa Perezida Kagame n’ishyaka rimwe gusa FPR-Inkotanyi;

Buri munyarwanda wese ategekwa gutanga umusanzu muri FPR kugira ngo agire amahoro mu mirimo ye cyangwa mu bucuruzi bwe, kabone n’iyo yaba abarizwa mu rindi shyaka;

FPR ikomeje kwiharira monopole mu bucuruzi hafi ya bwose bukorerwa mugihugu aribyo bituma yiharira amasoko no guhatira abikorera kugiti cyabo kuyigurisha imigabane kungufu uwanze agahimbirwa ibyaha akajugunywa muri gereza.

FPR yaranzwe no kwimika urwango rukabije n’inzika ku bantu bakomoka mu miryango y’abahoze bayobora u Rwanda b’ingeri zose bagatwererwa icyaha cy’inkomoko kubera gukeka uruhare ababyeyi babo baba baragize mu mahano yabaye mu gihugu cyacu bikabaviramo guhera i mahanga bityo imitungo yayo ikigarurirwa n’abandi batabifitiye uburenganzira.

Urugero:
Abana ba Juvenal Habyarimana wahoze ari umukuru w’igihugu, abana b’abahoze ari aba Minisitiri n’abasirikari bakuru; tutibagiwe n’abana ba rubanda rugufi biciwe cyagwa se bagacirwa mu mashyamba ya Congo bazira ibyaha byakozwe ari imicuko cyangwa bataranabaho.

FPR ikomeje kugoreka no gusibanganya amateka kugeza ubwo n’abari abayobozi bashyinguwe mu cyubahiro batabururwa (Urugero: Perezida Mbonyumutwa Dominiko)

FPR-Inkotanyi yaranzwe no kwicira abntu kurwara nk’inda
Hari abantu batabarika bicishijwe agasuzuguro n’agashinyaguro no kuzengerezwa bazira inkomoko yabo.

Bwana Rukeba Fraçois umucuruzi w’umucikacumu ukomoka mu Bisesero ku Kibuye iborera mu ibohero aho amazemo imyaka irenga icumi nta cyaha kigaragazwa yakoze, nyuma y’aho arokokeye jenoside yarimbaguye umuryango we wose uko niko guhozwa amarira FPR yamugeneye.
Ikimuhejeje muburoko ni uko perezida Paul Kagame ariwe ubwe ufite imfunguzo z’aho afungiye kandi akaba ntawatinyuka kuzimusaba cyangwa ngo amubaze ibye.

Ben Rutabana wahoze ari Sous-liyetona uzwi cyane mu buhanzi, nawe wo mu Bisesero ku Kibuye, ibyo yakorewe na FPR Inkotanyi ni agahomamunwa, gusa umuntu ntiyabura gushima Cpt Bertin Murera ubutwari n’urukundo yagaragaje yanga kumvira amabwiriza y’ubuhotozi agakiza mugenzi we Rutabana bakarinda aho bashimutwa n’inzego z’ubutasi bwa external S.O. mugihugu cya Tanzaniya.
Nyuma MURERA Bertin na Ben Rutabana bajyanywe gufungirwa ku Murindi n’i Kibungo aho bakorewe ibikorwa by’iyica rubozo (tortures). Gahunda yari iyo kubica Iyo amahanga ndetse n’umuryango wa Croix Rouge badahaguruka ngo basakuze.
Byabagamba François wahoze akora muli External Security Office(iperereza ryo hanze) yayoborwaga na Col Patrick Karegeya mbere y’uko FPR-Inkotanyi imwitura kumwita ikigarasha.
ByabagambaInnocent na Rukeba Fraçois mbere babanje kubashiririza kumashanyarazi mbere yo kubafungira ahantu hatari prison muri External Security Service ya Col Karegeya mbere y’uko buri wese akanirwa urwa Pilato.
Byabagamba Innocent akomoka i Kigali, yashimuswe mu gihugu cy’ Ububirigi aho yari yahungiye amatiku n’imitego yatezwe na DMI,
Igihe cyo kumwica kigeze abari bashinzwe uwo mugambi aribo Col Dan Munyuza, Lt-Col Karangwa John na Col Gatete mubyara wa Kagame bananirwa kuwushyira mu bikorwa kubera impamvu zitavuzwe muri iri tangazo.
Yakorewe tortures zirimo gushiririzwa ku mashanyarazi no guhondagurwa mu mutwe ku buryo ubu asigaye ahorana amajwi amuduhira mu matwi. Ntashobora kujya mu modoka bityo ahora agendagenda u Rwanda rwose n’amaguru nk’uri ku gihano cy’Imana.
Janvier Rugema yashimutiwe, I Burundi mu ntangiriro za Gashyantare 2000 akaba yarashimuswe na special Brigade yakorewe iyicwa rubozo mbere y’uko afungirwa mu irimwe mumagereza ya gisirikari.
Birababaje kubona FPR igenda iririmba mu Rwanda no mu mahanga ibyo kwihesha agaciro kandi ibyo ikora buri munsi ari ukugatesha abandi banyarwanda. Ese wakwihesha agaciro ute cyangwa se wahesha agaciro ute abatutsi nk’uko FPR ibyigamba urimo ugatesha abandi benegihugu aribo abahutu n’abatwa, ndetse n’abatutsi bamwe utaboroheye!

Nk’uko byakomojweho mugice cya kabiri cy’iri tangazo,Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rirashishikariza abahutu bose babuze ababo mu bwicanyi bwakozwe n’Inkotanyi (haba i Byumba, i Kibeho, mu Ruhengeri na Gisenyi, i Gitarama, i Kibungo na Bugesera, i Mugunga muli Zayire, i Tingitingi muli Zayire, n’ahandi henshi, haba mu Rwanda cyangwa se muli Zayire), ko batinyuka bagahaguruka bakabaza iby’aya mahano ku mugaragaro batajenjetse, bagasaba ko habaho Ukwemerwa k’ubu bwicanyi na jenoside y’abahutu yakozwe n’ingabo za FPR muri Congo.
Ibi kandi birasabwa abatutsi bose babuze ababo ku bw’ubugome no gukunda gukaraba inkaba byaranze FPR-Inkotanyi kugeza ubu, baba abahoze mu buhungiro mu mahanga, baba abatutsi b’abacikacumu rya jenocide, baba abanyamulenge n’abagogwe bamariwe ku icumu igihe kirekire na leta ya FPR, ndetse baba n’abatutsi bavuye I Bugande bagerageje kwerekana ibibi bya FPR-Inkotanyi maze bakiturwa guhotorwa.
Twibutse ko mu minsi ishize mu itangizwa no mu gihe ry’urugamba rushya muri Congo rwitiriwe M23, RDF yorohereje insoresore zitandukanye zikaba arizo zafashe ku ngufu abakobwa n’abagore b’abagogwe i Masisi zitaretse no kubica no kubashimutira amatungo n’indi mitungo yabo, mu gihe ingabo bohererejwe rimwe zayogozaga ibintu zitwikiriye izina rya M23, zikaba zarakoresheje udutsiko tw’abagogwe bacye zarangiza zikabacamo ibice bakamarana FPR yigaramiye mu kanama gashinzwe Umutekano muli LONI.
Ibi abatutsi b’abagogwe barabizi neza, abahamya babyiboneye n’amaso barahari. Turabasaba guhagurukana ingonga bakabishinja FPR Inkotanyi ibabeshya ngo nibo irwanirira kandi ihora ibamarira kw’icumu.
Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rirahamagarira Abanyarwanda bose, abahutu, abatutsi, abatwa, imvange ndetse n’abahawe ubwenegihugu batavutse ari abanyarwanda, kwandika ibyo bazi babonye cyangwa se bafitiye gihamya ku bwicanyi bwa FPR Inkotanyi mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugirango bizafashe abakoze ayo mahano kujyanwa mu rukiko mpuzamahanga mpana byaha byibasira inyoko-muntu (International Criminal Court). Singombwa ko mwandika mu ndimi z’amahanga, icyongereza n’igifaransa, nimubyandike mu kinyarwnda ababihindura muri izo ndimi z’amahanga muri urwo rukiko n’ahandi barahari.
Ibikubiye muri iyi nyandiko biragaragariza buri wese ko, n’ubwo ingengabitekerezo y’ivangura n’ubwicanyi bwa FPR-Inkotanyi byibasiye abahutu by’umwihariko, n’abatutsi ntibyabaretse. Bityo rero abahutu bacitse ku’icumu rya FPR Inkotanyi n’iry’abahutu b’abahezanguni, n’abatutsi bacitse ku’icumu ry’abahutu b’abahezanguni n’iry’Inkotanyi dukwiye kwibaza tukisubiza, tugashyira mu gaciro, tugashyira hasi iby’ubuhutu n’ubututsi FPR yitwaza ngo idutanye ubuziraherezo, tugashyira hamwe tukayirwanya kubera amabi twese yadukoreye kandi n’ubu ikidukorera.
Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rikaba rishoje rihamagarira abanyarwanda bose guha agaciro ibi bihe byo kwibuka abana b’u Rwanda bazize ingengabitekerezo y’ivangura moko, ariko rikabahamagarira kurenga gahunda za FPR-Inkotanyi bakibuka abapfuye bo mu moko yose bataretse inzirakarengane zigwiriye mumagereza azwi n’atazwi hirya no hino mugihugu.
Imana nikomeze ishyire ikigaza cyayo kubavandimwe bacu bari mukaga no mu mabohero hirya no hino mugihugu, nikomeze imitima y’imfubyi n’abapfakazi aho bari hose haba mugihugu imbere ,mumashyamba cyangwa mumahanga,nikomeze ababyeyi babunza udutaro bashakira amaramuko abana babo maze amahaho yabo agataha mumiryango ya ba Local Defénce kungurane y’inkoni n’imigeri,
Imana niyakire abanyarwanda bose batuvuyemo ku bw’ubutegetsi bubi bwabayeho mu Rwanda kuva rwabaho kugeza none, ibahe iruhuko ridashira mu bwami bwayo, kandi imenye u Rwanda n’abanyarwanda twese mu bihe bikomeye turimo, idufashe twese kumenya URUKUNDO rwayo no kurukwiza hose kandi muri bose.
Turangije dukomeza kandi twihanganisha Umuryango Nyarwanda wose kandi tuwifuriza gutsinda akababaro kugirango tuzabashe kubaka UBUMWE Nyabwo no gusangira twese ibyiza by’igihugu cyacu ntawe usigaye inyuma y’urugi.
Bikorewe, Savannah, Georgia muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika taliki ya 13/04/2013

Ubuyobozi bw’Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI:
1. Dr Gasana Anastase, Perezida w’ishyaka;
2. Mukeshimana Isaac, Visi Pereziba ushinzwe Politiki
3. Batungwanayo Janvier, Visi Perezida ushinzwe Amajyambere y’ Icyaro;
4. Bamara Prosper, Visi-Perezida ushinzwe umutekano
5. Akishuli Abdallah, Visi Perezida ushinzwe ihuzabikorwa.

NDASHIMIRA S/LT MAGAMBO JOSEPH UKUNTU YAMFASHIJE KUKO URUPFU RWARI RWANSATIRIYE NIBA AKIRIHO TUZABONANA NIBA ATAKIRIHO AGIRE IRUHUKO RIDASHIRA

$
0
0

Ninjiye muri 3ème Bataillon Muvumba mu kwa gatanu 1994 hagati ndi mu basore bihutiye gutabara kuko byari bikomeye ariko nyine amazi yari yarenze inkombe, jyewe rero nasanze 3 Bn Muvumba iyoborwa na Cpt GD MUNYAKAYANZA Augustin. By’umwihariko Compagnie ya 2  yari ifite ibirindiro aho bita Nyabitare munsi yo ku ibereshi haruguru ya CIESK igatambika no mu Biryogo munsi ya Secteur Biryogo ikaba yari iyobowe na S/LT TWAGIRAYEZU Jacques nkaba naramenye ko ubu ashobora kuba ari umushoferi muri Belgique.

Ubwo Inkotanyi zakazaga ibitero muri St André aho twarahimutse kuko nari umwe mu basirikari barindaga chef wa Cie twahise twimurira ikicaro cye munsi y’Urusengero rw’abadivantiste rw’i Nyamirambo, uko imirwano yagendaga isatira mu ibereshi twarakomeje twimukira kuri bureau ya secteur Biryogo aho ntitwahatinze kuko S/Lt Twagirayezu yahise araswa ajya kwivuriza i Gisenyi asimburwa na S/LT MAGAMBO Joseph nawe wahise ahindura ikicaro yimukira mu nzu yo kwa GASAMAGERA kuri 40.

Nta ntambara nini twarwanye uretse iyo mu ibereshi kuko nta masasu ahagije twari dufite,  nibuka ko mu rugamba rwo mu ibereshi nahabonye batanga grenades zikoze mu ducupa twa Heinken nari muto mu bya gisirikare gusa ubu numvise impamvu yabyo.

Twarakomeje muri ubwo buzima, nibwo ku italiki ya gatatu Nyakanga 1994 ninjoro mu buryo butunguranye Cpt MUNYAKAYANZA yaje aho commandement ya 2 Cie yari mu nzu yo kwa Gasamagera hari mu ma saa tatu za nijoro atubwira ko gahunda ari ukuva mu mujyi ubwo Commandant wa 2 Cie yahise adutegeka kujya mu maposition kubibwira abasirikare bahita bazamuka duhurira kuri 40 nka saa yine n’igice z’ijoro nibwo twari dufashe urugendo twebwe rero objectif yacu yari RUYENZI.

Ubwo twamanutse umuhanda wo kwa Mutwe tugera Kimisagara tumanuka umuhanda wose mpaka Nyabugogo tugera ku Giticyinyoni ariko ku misozi ya Gasyata, Jali na Shyorongi herekera i Kigali hari imbunda zaturasaga. Ubwo twarakomeje twebwe ku Giticyinyoni ntitwahahagaze twarakomeje tugera kuri Nyabarongo tugitangira kwambuka hari imbunda y’inkotanyi yari ku Ruyenzi irasa kuri Mont-Kigali ariko ikiraro cyari kitarafatwa nta n’abasilikari bari bahari gusa kubera ko twari tumaze kubona ko inkotanyi ziri ku Ruyenzi twahise duca mu bisheke twereza mu majyaruguru tujyenda ku nkombe za Nyabarongo. Twarakomeje bwakeye turi hakurya ya Nyabarongo ariko hakuno byaracikaga kuko abantu bari baciye mu Nzove bava muri Kigali twarababonaga, abantu biyahuraga muri Nyabarongo, hari umugore wajishuye umwana amutamo amaze gutamo ibintu bye nawe yirohamo mu by’ukuri ni ibihe umuntu atakwifuza kwibuka.

Twiriwe aho ngaho mu ma saha ya après midi tuzamuka umusozi dusanga Bataillon yitwaga Rutare niba nibuka neza baratwakira turya pâte jaune, turara aho bukeye turakomeza iyo Bataillon Rutare ituri imbere tugeze i Rukoma igotwa n’inkotanyi turayitabara turayibohoza turakomeza twaraye ahitwa KAZIRABONDE, bwarakeye turakomeza bwira tugeze kuri commune KAYENZI niho twaraye aho hari abasirikare benshi cyane ubona ko biteguye kugenda.

Aho i Kayenzi rero nahaboneye ukuboko gukomeye kw’Imana kuko hari umusilikare umwe wansabye ko na mufasha kujya guhungisha umuryango we, yari afite imodoka nsaba uruhusa tujyayo ubwo twari tugarutse muri Taba, twageze iwabo kumbe inkotanyi zari zahageze ariko zikiri nke ku buryo tunajyenda hari uwo twagendanye ariko twabimenye dutandukanye abaturage baratubonaga bakiruka tukayoberwa ibyo aribyo twageze iwabo kuko imodoka twari twayisize kure turabazana noneho abaturage bamuzi baratubwira ngo tuve aho hantu vuba kuko zahageze mu gitondo zivuga ko hagiye kuba inama twaragiye dufata imodoka turajyenda ariko igisekeje ni uko tukiva i Kayenzi zari zamaze kuyifata, twagendaga tubona abasilikare badasobanutse bikatuyobera tugeze kuri komini nibwo twasanze zashinze barrière ariko twahise tubimenya duhinduriza ingofero ikirango tugishyira imbere twaciye imbere ya komini amamodoka ashya nazo zirimo gusahura zisoma impapuro bivuze ngo twazinyuzemo ariko ntizatumenya bwari ubwana buto cyane atamenya ibyatwo.

Ubwo twarakomeje tuza gusanga abasilikare bagenzi bacu hirya kure byumvikane ko aho hantu kuhava byabaye igitangaza nta n’uwatubajije ngo bite twarihite turagenda twari nka batanu. Twarakomeje tuza kurara muri NYABIKENKE na unité yanjye turongera turahura, bukeye bwaho twarakomeje bwira tugeze ku kiraro cya NDUSU aribwo twatangiye guhura n’abaje bavuye mu Nzove, hari umusirikare w’umumajoro wanyuze aho sinzi izina rye adutegeka kurinda icyo kiraro ariko S/Lt Magambo wategekaga Cie yacu yabonye agiye arabyanga kuko isaha yose twashoboraga gusigara hagati y’umwanzi, twarakomeje turara ahitwa muri VUNGA hari abantu benshi cyane n’abasilikare benshi mbega ibintu byose ni ho byacaga, bukeye twakomeje tugana RUHENGERI turuhuka tugeze ahitwa kuri SHYIRA cg kuri JANJA simpibuka neza twarakomeje turajyenda tugera i NYAKINAMA mu ma sa saba z’ijoro, bukeye nibwo twafashe ama bus après midi turajyenda duhagaraga mu BIGOGWE mu kigo cya gisirikare. Twaharaye amajoro abiri bucyeye duhabwa mission yo kujya gufata position ahitwa ku KABATWA munsi ya KALISIMBI hakonja cyane twarahabaye kugeza tariki ya 16 Nyakanga 1994,saa cyenda nibwo inkotanyi zitugabyeho igitero ariko mu by’ukuri nta kurwana kwabaye kuko nta masasu na make twari dufite kandi inkotanyi ziturasaho amabombe menshi, twahise twiruka bamwe berekeza mu kigo cya Bigogwe ariko Cie yacu iragikikira turamanuka duca ahitwa za RWERERE mbona aho umugore ata umwana ariruka ariko tuza gusubira mu muhanda wa kaburimbo twageze ku Gisenyi mu mugi mu ma saa saba z’ijoro ariko mu by’ukuri twari twatatanye umwe yirwanaho, bucyeye mu ma saha ya saa cyenda nibwo bombe ya mbere yituye i Gisenyi abantu batangira guhunga uruvunganzoka twarambutse imbunda tuzita ku mupaka turakomeza sinibuka aho twaraye ubanza ariko ari imbere ya camp KATINDO twahamaze iminsi ibiri duhita dufata umuhanda wa MUGUNGA, twaraye mu nzira nka rimwe cg kabiri nibwo abantu batangiye gupfa cyane ndibuka ko hari ijoro rimwe abantu twararanye bapfuye nkasigara ndi jyenyine bari bageze nko ku icumi, twarakomeje abasivile babaha inkambi hino abasilikare turakomeza kugera hirya aho nyine inkambi yabo yari iri.

Ngayo nguko NGURWO URUGENDO RWA 2 CIE 3 BN MUVUMBA gusa nifuza kwibuka ayo mateka ikindi kandi kuko ndi mubantu bifuza guharanira ko ukuri kubyatubayeho kwagaragara, tukamenya ibyabaye ku gihugu cyacu ku baturage bacu bikajya ahagaragara.

SINARANGIZA NTASHIMIYE S/LT MAGAMBO JOSEPH WAYOBOYE IYI CIE UKUNTU YAMFASHIJE AKAMPA IKININI CYANDOKOYE KUKO NANJYE URUPFU RWARI RWANSATIRIYE NIBA AKIRIHO TUZABONANA NIBA ATAKIRIHO AGIRE IRUHUKO RIDASHIRA!!!!MUGIRE IBIHE BYIZA.

John Manzi

Umutwe w’ingabo za ONU zizoherezwa muri Congo uzagira abasirikare 3069

$
0
0

Amakuru ava muri Congo aravuga ko ingabo zidasanzwe zizoherezwa kurwanya imitwe y’inyeshyamba mu burasirazuba bw’icyo gihugu zizaba zigizwe n’abasirikare 3069 nk’uko byatangajwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 Mata 2013 na Madnodje Mounoubai umuvugizi w’ingabo za ONU muri Congo (MONUSCO) abo basirikare bazaba bakorana nayo.

Ibihugu by’Afrika y’Epfo, Tanzaniya na Malawi bizatanga abasirikare. Buri gihugu kizatanga ibataillon imwe y’abasirikare 850, ni ukuvuga bose hamwe bazaba 2550, abasigaye 519 bazaba bagabanyijemo icompagnie ikoresha imbunda za rutura (artillerie), i compagnie y’ingabo z’ikubitiro (forces spéciales) n’i compagnie ishinzwe guperereza ku rugamba (reconnaissance). Uwo mutwe uzaba uyobowe n’umujenerali ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya.

Inama ya ONU ishinzwe amahoro kw’isi yatoye umwanzuro kuri uyu wa 28 Werurwe 2013 ushyiraho uwo mutwe w’ingabo uzaba ushizwe kurwanya imitwe y’inyeshyamba yo mu burasirazuba bwa Congo irimo na M23 bivugwa ko ifashwe mu mugongo n’ibihugu by’u Rwanda na Uganda ariko ibyo bihugu birabihakana n’ubwo impuguke za ONU zakoze icyegeranyo gishinja ibyo bihugu.

Ubundi ingabo za MONUSCO zisanzwe muri Congo zari zifite inshingano zo kurinda abasivire gusa none ubu ni nk’aho zihawe inshingano nshya zo kugaba ibitero no kwibasira imitwe y’abarwanyi  kuko uwo mutwe w’ingabo uzashingwa uzaba ari igice cya MONUSCO. Uwo mutwe ushobora kugaba ibyo bitero wonyine cyangwa ufatanije n’ingabo za Congo (FARDC) mu nshingano uzaba ufite zo kubuza imitwe y’abarwanyi kwiyubaka, kuyibuza ingufu zo kurwana no kuyambura intwaro.

Ariko kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Mata 2013, umutwe wa M23 watangaje ko ufite uburenganzira bwo kwirwanaho mu gihe waba utewe n’uwo mutwe w’ingabo za ONU. Si ibyo gusa kuko uwo mutwe wa M23 wandikiye inteko zishinga amategeko z’ibihugu by’Afrika y’Epfo na Tanzaniya uzisaba gushyira igitutu kuri za Guverinoma z’ibihugu byazo ngo zireke kohereza abasirikare mu burasirazuba bwa Congo. Uwo mutwe wa M23 mu minsi ishize wari wafatiriye imodoka za MONUSCO zari ziciye mu gace ugenzura zari zivuye mu gace ka Beni zerekeza i Goma ngo M23 yazimaranye iminsi ine isaba ko zifungurwa ikamenya ibirimo ngo kuko yemezaga ko harimo ibikoresho by’uyu mutwe mushya wa ONU uje kurwanya imitwe y’abarwanyi mu burasirazuba bwa Congo.

Si muri Congo gusa ku ruhande rwa M23 batishimiye izo ngabo babona zigiye nko kubakura amata mu kanwa dore ko M23 yakoraga ibyo yishakiye kuko MONUSCO nta nshingano yari ifite zo kuyirwanya, no mu Rwanda abayobozi b’u Rwanda n’ubwo baterura ntabwo bareba neza uwo mutwe w’ingabo za ONU.

Iyoherezwa ry’uyu mutwe rishobora gutuma imishyikirano hagati ya Leta ya Congo n’umutwe wa M23 iburiramo dore ko Leta ya Congo yemeye gushyikirana kuko M23 yari yafashe umujyi wa Goma, mu gihe rero Leta ya Congo yaba izi neza ko M23 nta bushobozi ifite bwo gukoresha ingufu za gisirikare ngo ijyane Leta ya Congo mu biganiro kuko uriya mutwe w’ingabo za ONU uzaba uhari, ikizaba gisigaye n’uko Leta ya Congo yanga kongera kuvugana na M23, bityo M23 igatakaza intege ndetse yanashaka gukoresha ingufu ONU ikayikanira uruyikwiye dore ko na bamwe mu bayobozi bayo bafatiwe ibihano.

Leta ya Congo mu ijwi rya Ministre wayo w’ububanyi n’amahanga, Bwana Raymond Tshibanda, yatangaje ko uwo mutwe w’ingabo uzaba wageze mu burasirazuba bwa Congo mu mpera z’uku kwezi kwa kane 2013, ku ruhande rwa ONU ho batangaje ko ingabo za mbere zizagera mu burasirazuba bwa Congo mu byumweru bicye biri imbere.

Ubwanditsi


Abakozi 8 ba Serena Hotel bakurikiranyweho kwiba impano Perezida Sassou Nguesso yari yoherereje umukazana we

$
0
0

Kuri brigade ya Remera hafungiwe abantu 8 bakurikiranyweho kwiba impano (cadeau) y’umukazana wa perezida Sasou Nguesso wa Kongo Brazaville ubwo yari mu bukwe bwari bwabereye muri Gasabo ahitwa Kagugu.

Nk’uko amakuru agera k’Umuryango abivuga, umuhungu wa Perezida Sassou Ngueso uzwi ku izina rya Bongho Nouarra Christ akaba yaraje mu Rwanda ari kumwe na mama we atashye ubukwe bw’umuhungu we wari uje kurongira umukobwa w’umunyarwandakazi.

Uyu muhungu wa Perezida hamwe na nyina umubyara bakaba baracumbitse muri Serena Hotel, aho baje gusohoka berekeje Kagugu muri Narcisse Resident Hotel mu muhango wo gukwa no gusaba umukobwa witwa Emmanuela Thys ufite inkomoko yo muri Gasabo ari naho nyina umubyara witwa Bisimwa Charlotte aba.

Umuhango w’ubwo bukwe ukaba warabaye ku itariki ya 23 Werurwe 2013 aho yaba uyu muhungu wa Perezida ndetse n’umufasha we bari barinzwe bikomeye n’abasanzwe bashinzwe kurinda perezida bazwi ku izina ry’aba GP.

N’ubwo ariko uyu muhango wabereye aha I Kagugu, abakoze muri servise bose bakaba bari baturutse muri Serena Hotel.

Umuhango urangiye, ubwo habagaho kwanura impano zatanzwe, habayeho kwibagirwa impano Perezida Nguesso yari yoherereje umukazana we, maze ubwo umwe mu bakobwa bari bagaragiye umugeni (fille d’honneur) yari amaze kubibona arabivuga.

Ubwo basubiraga gushaka iyi mpano bakaba barasanze ibyari biyipfunyitse byaciwe, ari nabwo basangaga bimwe mu byari biyirimo munsi y’ameza yari yicaweho n’abageni aribyo bigizwe n’igitenge, n’udukarito twarimo amaherena n’imikufi bikoze muri Diamand byose byoherejwe na Perezida Nguesso.

Amakuru agera k’umuryango.com, akaba avuga ko ku ikubitiro habanje gufatwa abantu 7 bakurikiranyweho kwiba iyo mikufi ndetse n’amaherena kimwe n’ibindi byose byaba byari bigize iyo Mpano, undi umwe nawe akaba yaratawe muri yombi ejo kuwa Kane, bose bakaba ari abakozi ba Serena Hotel. Kugeza ubu aba bakozi bakurikiranyweho kwiba impano ya Nguesso bakab ari 8, abakobwa 5 n’abahungu3.

Ubusanzwe uyu mukazana wa Perezida Ngueso akaba aba mu Gihugu cy’Ububiligi kimwe n’uyu muhungu we ari naho bamenyaniye.

Turacyagerageza kubakurikiranira icyo inzego zishinzwe umutekano zibivugaho

Ernest NDAYISABA

Umuryango.com

RNC-FDU mu Bubiligi : Mu kwibuka iyicwa rubozo, n’ibyaha by’intambara byakorewe abanyarwanda

$
0
0

Kuri iki cyumweru tariki ya 14 Mata 2013 i Buruseli mu Bubiligi; amashyirahamwe ya politiki atemerewe gukorera mu Rwanda yibumbiye hamwe ku nshuro ya kabili; muri uku kwezi kw’icyunamo aho yibukiye abanyarwanda bose bagwiriwe n’ iyicwa rubozo, n’ibyaha by’intambara ndenga kamere.

Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zinyuranye, barimo abaturutse mu Bufaransa, Ubuholandi nabo mu Bubiligi. Byagaragaye ko kuri iyi nshuro ya kabili iki gikorwa giteguwe ko ubwitabire bwarushizeho kwiyongera nk’uko byagaragaye kuri iki cyumweru ku wa 14 Mata 2013, aho umubare w’abitabiriye uyu muhango wari munini ugereranije n’umwaka ushije.

Nyuma y’umuhango w’amasengesho wabereye muri kiriziya ya mutagatifu Yohani Batisita muri komine ya Molenbeek guhera saa munani kugeza saa kumi, hakurikiyeho ikiganiro mbwirwaruhame aho abanyarwnda bamwe batanze ubuhamya bunyuranye kubyerekeye ibyo banyuzemo, n’uburyo imiryango yabo yarimbuwe, ndetse bamwe ngo bakaba nta n’uburenganzira bafite bwo kuvuga akababaro no kwibuka ababo, kandi hari bamwe babifitiye uburenganzira ndetse bagafatwa mu mugongo,  ngo mu gihe ubutegetsi bwo mu Rwanda bubeshya ko nta moko aba mu Rwanda.

Abari bahateraniye bashimye iki gikorwa ndetse bamwe bemeza ko nk’abahungabanyijwe n’ibyabereye mu Rwanda aribwo bwa mbere babonye uruvugiro rwagombye kuba ngombwa kuri buri wese wabuze abe n’intandaro yo kwongera kwiyubaka kubarokotse ayo marorerwa.

Saleh KARURANGA

ESE IMPINDUKA MU RWANDA IRASHOBOKA?

$
0
0

Nyuma yo kwitegereza imikororere y’amashyaka yose(uhereye kuri FPR ukageza kuyavutse vuba yitwako arwanya Leta ya Kagame) nkagerageza gusoma gahunda bagenderaho rimwe ku rindi, natoyemo ibintu bike, bintera amatsiko ndetse nifuza kubisangiza abanyarwanda.

U Rwanda nk’igihugu kigizwe na Miliyoni zirenga 11, abaturage bacyo barimo ibice bibiri, hari abari mu gihugu imbere n’abari mu bihugu byo hanze ku mpamvu nyinshi tutavuga hano ngo turangize, iki gihugu kuva cyabaho cyahuye n’ikibazo cy’ubutegetsi bubi kugeza aya magingo, uko bwagiye busimburanwa niko bwagiye butakaza amahirwe yo guhanga ishyanga (nation) rikomeye, aha niho ngera nkibaza nti, abayoboye u Rwanda, bajya bitegereza uko ibindi bihugu bikize byabigenje? Ese bagira ishyari ryiza ryo guhindura u Rwanda igihugu cy’igihangange? Gusa aha niho nanone nsubiza amaso inyuma nkabonako ikibazo gikomeye ari abiyita ABANYEPOLITIKE.

Nta kuntu byakwumvikana uburyo politiki yahinduwe inzira yo gukira utavunitse, aho bamwe badatinya guhemukira ababyeyi babo, abavandimwe babo, inshuti ndetse n’abana bibyariye batiretse nabo ubwabo, uti ibi se bibaho? Biriho cyane kuko igihe cyose umunyepolitike ashingiye politiki ye kuri bene wabo, kubo biganye, abo bahuje ibitekerezo, umugambi cyangwa inyungu biba bikiri politiki, biba bibaye ibindi bindi, aha niho nageze nibaza uburyo twaba duhangana n’ibibazo bidashira (ubukene, inzangano, amacakubiri, ubwicanyi, guhinduka ba ruvumwa mu bihugu duturanye, umwiryane, guhora duhigirana, kubeshya no kwibeshya n’ibindi byinshi bibi mwese muzi) kandi aritwe dufite amashyaka menshi kw’isi avuga ko agiye kutuvana mu bibazo turimo, ndetse ayarwanya Leta yo akaba amaze kuba uruhuri kuko avuka nk’ibihumyo, nyamara wanashaka abayoboke bayagize ugasanga batarenze 10, ndetse mpamya neza ko kurubu abanyarwanda twabaye “allergic” kucyitwa politiki n’amashyaka kubera ibibi byayo, nimugihe yose ntihazagire iritubeshya, bashishikajwe n’inda zabo kurusha gukemura ibibazo byacu twebwe abaturage(yaba abari mu Rwanda, abaruhunze cyangwa se abagiye gushakira imibereho ahandi iyo mu bihugu byadutanze kumenyako tubayeho mu kinyoma cyabiyita intiti muri politiki).

Ngarutse rero ku kibazo nibaza namwe mwibaza, nagiraga ngo nsobanure neza ko impinduka abaturage dukeneye ATARI IYO KUVANAHO KAGAME GUSA nkuko abenshi babitekereza, ibi byaba arukureba hafi, njyewe mbona dukeneye impinduka kuva mu mizi, imwe ihereye mu banyagihugu, buriwese agahinduka, agahindura uburyo abonamo u Rwanda kuko ABENSHI TURI BABI KURUSHA NA KAGAME uwo dushaka kuvanaho(ntimwikange ndaje nsobanure), muti gute? Ndisobanura, burya umuntu wese wumvako yabaho neza, akagira uburenganzira bwose yifuza, akagira ibimutungana n’abe bose, ibyiza byose ashaka akabibona igihe cyose abishakiye, nyamara akumvako abandi babihezwaho, uwo aba ari mubi kuruta uko yibwira, ndetse iyi KAMEREMUNTU mbi niyo ikeneye impinduka, kuko iyo umuntu yabashije kuyitsinda izindi zose zirikora. Ese mwibazako abantu bakunda gukora politiki kuko bakunda abaturage? Bibaye byo twibaze impamvu badakorera UBUNTU kuko, kuki batabaho nk’uko abarimu, abaganga, abasirikare babayeho? Ese kuki bigenera imishahara iremereye kurusha abirirwa bahinga mu mirima, aba dukesha kuramuka, ko nzi neza ko uwajya kubara akamaro badufitiye yasanga karuta ak’intumwa za rubanda zirirwa zisinzirira mu ntebe aho kuvuganira abo “babeshya ko” bashinzwe.

Mu nyandiko zanjye zizaza, nabakanguriraga kuzakurikirana ibice bitandukanye byuzuzanya n’iyi, kugirango turebere hamwe impinduka dukeneye, uburyo twayiharaniramo ndetse n’uburyo tuzayitwaramo, turebere hamwe inzitizi zijyanye n’impinduka turebere hamwe uburyo bwiza twayiharaniramo, tudahutazanyije n’abatayifuza, twimenye, tumenye umwanzi nyawe w’abanyarwanda ndetse n’uburyo twahangana n’iterabwoba ry’abadashaka ko habaho impinduka.

Nkaba nakwanzura mbashimira ibitekerezo byiza tuzakomeza kwungurana, ndetse mbashishikariza guhererekanya iyi nyandiko ndende mu bice byayo uko bizagenda bikurikirana kugirango twese hamwe, abanyarwanda, yaba abashyigikiye Leta, abayirwanya, abanyamashyaka, abadashyigikiye amashyaka ndetse n’undi wese wumva ashishikajwe no guhindura u Rwanda igihugu cyiza turusheho gutahiriza umugozi umwe bityo tugere ku ntego nziza, tutarinze kwisenyera, ahubwo icyo dufite ubu kitubere intangiriro nziza, IKI NICYO GIHE, turamire ibyo dufite, dukureho ibibi byose bitubuza kubaho neza.

Kanyarwanda.

Uwacitse kw’icumu ni iki, ninde???

$
0
0

Ese uwacitse kw’icumu ni muntu ki?? Ese agomba kuba ari ubwoko runaka bwihariye?? Ese abatutsi nabo bashobora kuba abacitse kw’icumu cyangwa abahutu gusa nibo bacitse kwicumu?? Ese abahutu nabo bashobora kuba abacitse kw’icumu cyangwa abatutsi nibo bacitse kw’icumu gusa???

Dore uko numva abacitse kw’icumu, namwe muranyunganira.

1.Umututsi wahigwaga n’interahamwe zo mu bwoko bw’abahutu, azira ko ari umututsi cyangwa ibitekerezo bye bya politiki (nko kuba mu mashyaka ya opposition), uwo ni umucikacumu. Ariko umututsi utarahizwe cyangwa ubuzima bwe butari muri danger (sinibaza ko byabayeho mubo mu rwanda ariko byanashoboka si igitangaza), uwo ntiyaba ari umucikacumu.

2.Umuhutu wahizwe n’interahamwe zo mu bwoko bw’abahutu, azira ibitekerezo bye bya politiki, azira umubano n’abatutsi cyangwa kubahisha, n’ibindi nk’ibyo, ariko akabasha kurokoka, uwo niumucikacumu.

3.Umututsi cyangwa umuhutu warokotse ubwicanyi bw’inkotanyi zo mu bwoko bw’abatutsi(barahari bamwe ndanabazi), cyane bwa bwicanyi bwarundanyaga abantu benshi bakabarasamo cyanggwa bakabicisha udufuni, uwo ni umucikacumu.

None se ninde wahakana ko Faustin twagiramungu (umuhutu) atari uwacitse kwicumu?
Ninde wavuga ko Kajuga Robert uvugwa kuba ari umututsi wabiyogoje mu bwicanyi(sinzi niba akiriho), yaba ari umucikacumu?

Umwanzuro: terme umucikacumu, mbona ikoreshwa uko itari kuko kuri ubu abantu bayumvamo umututsi wahoze mu gihugu cyangwa umukomokaho gusa. Abana bavutse nyuma ya jenoside ku babyeyi b’abahutu cyangwa b’abatutsi abo bo rwose si abacikacumu n’ubwo iwabo baba barahizwe muri jenoside.

Unyomoza niyerekane icyo ashingiraho.

Source: www.leprophete.org

Etienne Masozera umukuru mushya w’ishyaka Amahoro

$
0
0

AMAHORO-PEOPLE’S CONGRESS

PO Box 90021
Ottawa Ontario K1V 1J8
Canada

isangano@spruce. he.net

http://newrwanda. org

Ishyaka AMAHORO Congrès du Peuple riramenyesha abayoboke baryo n’inshuti zaryo ko, ku itariki ya 14/04/2013, ubuyobozi bw’Ishyaka bwakoze inama idasanzwe.Hafashwe icyemezo cyo gushyira Etienne Masozera mu mwanya w’umukuru w’ishyaka by’agateganyo kugeza ku nama rusange itaha.

Etienne Masozera asimbuye kuri uwo mwanya Joseph Nsengimana ukeneye igihe kirambuye cyo kwita by’umwihariko ku bana yasigiwe n’umufasha we, Nyakwigendera Sifa Nsengimana.

Turashimira Joseph Nsengimana imirimo myiza yakoze mu gihe amaze ayoboye Ishyaka AMAHORO. Turamwizeza kandi ko tuzakomeza kumuba iruhande muri ibi bihe bitamworoheye anyuramo.

Twifurije Etienne Masozera imirimo myiza muri aka kazi atangiye.

Bikorewe Toronto / Canada

Ku itariki ya 15/04/2013

Gallican Gasana

Umunyamabanga mukuru

AMAHORO Congrès du Peuple.

Mu rubanza rw’ubujurire rwa Mme Victoire Ingabire Umuhoza rubera ku rukiko rw’ikirenga, ubushinjacyaha burasaba urukiko ko Ingabire ahabwa igihano nk’icyahawe Deogratias Mushayidi na Pasteur Bizimungu.

$
0
0
Kigali, kuwa 16 Mata 2013-Ku cyicaro cy’urukiko rw’ikirenga uyu munsi hasubukuwe urubanza ku bujurire rw’umuyobozi wa FDU-Inkingi Mme Victoire Ingabire umuhoza, rwari rwasubitswe tariki ya 25 Werurwe 2013 . Urubanza rukaba rwatangiye urukiko ruha ijambo ubushinjacyaha ngo busobanure impamvu z’ubujurire bwabwo. Ubushinjacyaha bukaba bwasobanuye impamvu z’ubujurire bwabwo ku byaha bibiri bwajuririye : Icyo kurema umutwe w’ingabo no ku cyaha cyo gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubuyobozi.

Ku cyaha cyo gushinga umutwe w’ingabo ubushinjacyaha bwasobanuye ko butumva ukuntu urukiko rukuru rutahamije icyo cyaha Mme Victoire Ingabire Umuhoza ngo kuko bwumva bwaratanze bimenyetso bihagije birimo amafaranga buvuga yakoreshejwe mu gushinga uwo mutwe ndetse no gushishikariza abantu kuwujyamo. Naho ku cyaha cyo gukwirakwiza ibihuha ubushinjacyaha bukaba buvuga ko ibimenyetso birimo inyandiko n’ibiganiro bitandukanye Ingabire yagiye atangaza ku bitangazamakuru ngo byari bihagije kubigenderaho mu kumuhamya icyaha.
Ubushinjacyaha kandi bwabwiye urukiko ko busanga impamvu zagendeweho n’urukiko rukuru rukagabanyiriza ibihano Mme Victoire  ngo nta shingiro zifite ngo nkuko mu kumuhanaguraho ibyaha ngo urukiko rukuru rwavuze ko ntaho bigaragara Ingabire yigeze ashyira mu bikorwa ibyo ashinjwa ko ndetse nibyo aregwa byo kwangisha abaturage ubuyobozi ntaho bigaragara kuko ibyo ashinjwa bitigeze bigira ingaruka n’imwe ku baturage. Aha ariko ubushinjacyaha bwo bukaba ngo bwifuza ko yahamwa n’ibi byaha ngo kuko nubwo urukiko ruvuga ko bitabaye ngo hariho igitekerezo.
Ku cyaha cyo gukwirakwiza ibihuha ubushinjacyaha bwasabye urukiko rw’ikirenga kuzahamya Ingabire icyi cyaha ngo nkuko rwagihamije uwahoze ari Perezida wa Repuburika y’uRwanda Bwana Bizimungu Pasteur ndetse na Deogratias Mushayidi. Aba nabo bakaba barahamijwe icyi cyaha kitajya kibura mu byaha bishinjwa awariwe wese ushatse kunenga ubutegetsi bwa leta ya Kigali.
Ubushinjacyaha bukaba bwashoje busabira iyi nfungwa ya politiki igihano cyo gufungwa imyaka 25 naho abo baregwahamwe basabirwa gufungwa imyaka 10 ariko bunasaba urukiko kuzabagabanyiriza igihano kuko baburanye bemera icyaha.
Urubanza rukaba ruzasubukurwa ku munsi wejo saa mbiri n’igice ,urukiko rwumva ubujurire bwa Majoro Vitali Uwumuremyi hanyuma yarangiza bukazakurikizaho kumva ubujurire bwa Mme Victoire Ingabire Umuhoza .
Igihe cy’urubanza mu rukiko Rukuru hakaba haragaragayemo imigendekere mibi y’urubanza aho umutangabuhamya wa Ingabire yahohotewe amanywa ava n’ubushinjacyaha urukiko rurebera bigatuma Mme Ingabire ata ikizere akava mu rubanza. Ibimenyetso nk’ibi kandi bikaba byaragaragaye ubwo uru rubanza ku bujurire mu rukiko rw’ikirenga rwatangiraga tariki ya 25 Werurwe 2013 maze abapolisi bari bahoherejwe bakabuza abayoboke ba FDU-Inkingi bari bahaje gukurikirana urubanza rw’umuyobozi wabo kugeza ubwo umunyamabanga mukuru w’ishyaka Bwana Sibomana Sylvain agiriwe nabi kugeza akuwe amenyo ubu aka afungiye muri gereza ya Kimironko kuva tariki ya 11 Mata 2013 aho  kuva yahagezwa yabujijwe no kuba yashyirwa ibyo kurya kandi yarerekanye impapuro z’uburwayi yahawe na muganga. Ibi bikorwa by’iterabwoba bikaba biba bigamije gushyira uyu muyobozi mu kato ngo aburanishwe ntawe umuri iruhande.
Mme Victoire Ingabire ufingiye impamvu za politiki mu rukiko rukuru akaba yarakatiwe imyaka 8 y’igifungo naho abitwa ko baregwa hamwe  bakatirwa ibihano bya nyirarureshwa biri hagati y’imyaka 2 n’imyaka 4.
FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Umuyobozi wungirije w’agateganyo
images (1)

Rwanda:Ingabire Victoire yaratunguwe n’uburyo Urukiko Rukuru rwamuhamije ibyaha rutigeze ruregerwa n’ubushinjacyaha.

$
0
0

Ingabire Victoire arasaba urukiko rw’ikirenga kumurenganura kuko ibyaha yari yararezwe n’ubushinjacyaha yabigizweho umwere ahubwo akaba yaratunguwe n’uburyo Urukiko Rukuru rwamuhamije ibyaha rutigeze ruregerwa n’ubushinjacyaha.

Uyu munsi tariki ya 17 Mata 2013, mu ma saa mbiri n’igice Urukiko rw’Ikirenga rwumvise impamvu z’ubujurire bwa Madame Victoire Ingabire Umuhoza, Umuyobozi wa FDU-Inkingi ufunzwe na leta ya Kigali kubera impamvu za politiki.

Mme Ingabire Victoire yibukije urukiko rw’ikirenga ibyaha yari yarezwe n’ubushinjacyaha mu rukiko rukuru aribyo: Ingengabitekerezo ya Genocide ; Ubufatanyacyaha mu bikorwa by’iterabwoba ; icyaha cy’amacakubiri ; icyaha cyo kwamamazankana ibihuha; icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo n’icyaha cy’ubwinjiracyaha mu kugirira nabi ubutegetsi buriho n’ingingo z’imena z’Itegekonshinga. Mme Victoire Ingabire yabwiye Urukiko rw’Ikirenga ko yatunguwe no kubona urukiko rukuru rwaramuhanaguyeho ibyaha rwari rwararegewe n’ubushinjacyaha ahubwo rukamuhamya ibyaha bibiri aribyo : Icyaha cy’ubugambanyi n’icyaha cyo gupfobya genocide kandi ubushinjacyaha butarigeze buregera ibi byaha, ndetse no mu mabazwa yaba ayo mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha atarigeze abazwa kuri ibi byaha.

Madamu Victoire kandi yakomeje abwira inteko y’abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga ko ubujurire bwe bushingiye ku ngingo eshatu arizo umuntu yakwita ibibazo by’ibanze :

1 . Kuri iyi ngingo ya mbere Mme Victoire Ingabire yavuzemo ibijyanye n’amasezerano hagati ya Repuburika iharanira demokarasi ya Congo na Leta y’uRwanda akubiye mu itangazo ryo kuwa 9 Ugushyingo 2007 kandi umuhuza muri aya masezerano akaba yari umuryango w’abibumbye. Aya masezerano akaba yaravugaga ko abarwanyi ba FDLR bazatahuka batazakurikiranwa ku byaha bakoreye muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo keretse abasanzwe bashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda cyangwa urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rw’Arusha ku byaha bya genocide, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Ingabire yabwiye Urukiko rw’Ikirenga ko ubushinjacyaha bwirengagije aya masezerano nkana bugamije gusa kugira  aba bagabo baregwanahamwe nawe ibikoresho byo kumuhimbira ibyaha atigeze akora maze n’Urukiko Rukuru narwo rukaba rwarafunze amaso ntirwaha agaciro aya masezerano, ibi bikaba ari imbogamizi ikomeye mu butabera ndetse no kugarura amahoro mu karere.

2 . Muri iyi ngingo Ingabire  yabwiye abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga ko mu Rukiko Rukuru habaye ikibazo gikomeye cyo gushyira mu bikorwa icyemezo cyafashwe n’urukiko rwo mu Buhorandi kitabanje gusabirwa kurangizwa mu Rwanda. Aha Ingabire akaba yabwiye urukiko ko mu nyandiko yirangizarubanza abacamanza basobanuye mu buryo butaribwo ingingo ya 91 y’itegeko n° 51/2008 ryo kuya 9/9/2008 . Iri tegeko rikaba ryaravugaga ko Urukiko Rukuru ruburanisha ibirego bisaba kurangirira mu Rwanda imanza cyangwa ibyemezo byafashwe n’inkiko zo mu mahanga.

3 .Ingabire kandi yabwiye Urukiko rw’Ikirenga ko urukiko rukuru rutubahirije icyemezo cy’Urukiko rwa Rotterdam  mu nyandiko rwari rwoherereje ubutabera bwo mu Rwanda aho rwari rwategetse ko ibimenyetso rwari rwise A, D na E bwohereje bigahabwa ubushinjacyaha byagombaga gukoreshwa ku cyaha kimwe gusa cy’ubufatanyacyaha mu bikorwa by’iterabwoba cyane cyane ibi bimenyetso bigakoreshwa mu cyaha cyo guha umutwe w’iterabwoba amafaranga, ariko aya masezerano nayo yarahutajwe maze ibi bimenyetso bikoreshwa ku cyaha gishya kishwe icy’ubugambanyi hagamijwe kugirira nabi ubutegetsi buriho n’ingingo z’imena z’Itegekonshinga hakoreshejwe iterabwoba n’intambara. Ingabire akaba yasabye abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga kwemeza ko ibi bimenyetso byakoreshejwe mu buryo butari bwo, maze bugatesha agaciro ibyemezo byafashwe hagendewe kuri ibi bimenyetso.

Ku bijyanye n’icyaha cyo gupfobya genocide Ingabire yasobanuriye Urukiko rw’Ikirenga ko ubushinjacyaha bwari bwaregeye Urukiko Rukuru icyaha cy’ingengabitekerezo ya genocide , mu gihe cy’iburana ariko Ingabire n’abamwunganira bakaba bareretse urukiko ibijyanye n’ubudasubirinyuma bw’itegeko kuko icyaha cy’ingabitekerezo ya genocide giteganywa n’itegeko n°18/2008 mu gihe ibimenyetso by’ubushinjacyaha byari ibya mbere yuko itegeko ritangira gukoreshwa. Ibi nibyo byatumye ubushinjacyaha  busaba urukiko ko icyaha cy’ingengabitekerezo cyahindurwamo icyaha cyo gupfobya genocide ariko yaba ubushinjacyaha yaba n’Urukiko Rukuru birengagije ibiteganywa n’itegeko n°13/2003 ryo kuwa 17/05/2004 rya ‘code de procédure pénale’ mu ngingo yaryo ya 2, 5, 38 na 64 aho basobanura uburyo uregwa amenyeshwa icyo aregwa n’uburyo bikorwamo. Bikaba rero bitangaje kubona urukiko rwahamya icyaha umuntu cyo gupfobya genocide rugendeye ku kirego rutaregewe ndetse n’uregwa atarigeze abazwa kuri icyo cyaha haba mu bushinjacyaha haba no mu bugenzacyaha.

Ku bijyanye n’ingingo zimwe z’itegeko rihana ingendabitekerezo ya genocide ndetse no gupfobya genocide zinyuranya n’itegekonshinga  cyane cyane mu kudasobanuka no gutera urujijo, Ingabire yabwiye Urukiko rw’Ikirenga ko nubwo  rwemeje ko nta nenge iri muri iri tegeko, ko ikimushishikaje ari ukurangiza ibisabwa , ko nyuma yo kuva mu Rukiko rw’Ikirenga iki kibazo cyizashyikirizwa Urukiko rw’Afurika rw’Uburenganzira bwa muntu.

Mu zindi nenge Ingabire yasabye ko Urukiko rw’Ikirenga rwazasuzuma ni ibimyenyetso by’ubushinjacyaha birimo ukwivuguruza gukomeye haba mubyo ubushunjacyaha bwavugiye mu rukiko rukuru haba no mubyo abareganwa nawe bagiye batangaza haba mu ibazwa mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha haba n’imbere y’urukiko kuburyo iryo vuguruzanya mu bimenyetso rihagije kuba Urukiko rw’Ikirenga rwabigendereho rukamuhanuguraho biriya byaha bibiri yahamijwe mu buryo butubahirije amategeko.

Urubanza rukaba ruzakomeza ku munsi wejo abunganira Ingabire nabo basobanurira Urukiko impamvu z’ubujurire n’inenge zirengagijwe n’Urukiko Rukuru mu mikirize y’urubanza.

FDU-Inkingi
Boniface TWAGIRIMANA
Umuyobozi wungirije w’agateganyo.
images (1)


Abunganira Ingabire babwiye Urukiko rw’ikirenga ko ukubogama k’Urukiko Rukuru arikwo ntandaro yo kuba Ingabire atarabashije kubona ubutabera kugeza ubwo ahamywa ibyaha atigeze aregwa mu rukiko

$
0
0

Kigali kuwa 18 Mata 2013-Abunganira Ingabire Victoire babwiye Urukiko rw’Ikirenga ko  ukubogama gukabije k’Urukiko Rukuru arikwo ntandaro yo kuba uwo bunganira atarabashije kubona ubutabera kugeza ubwo ahamywa ibyaha atigeze aregwa mu rukiko.

Kuri uyu munsi wa gatatu hakomeje urubanza rwa politiki leta ya Kigali iregamo umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi , Mme Ingabire Victoire aho yahawe ijambo ngo akomeze atange impamvu z’ubujurire bwe mbere yuko abamwunganira nabo bahabwa ijambo.  Ingabire akaba yagarutse ku cyaha gishya cyo gupfobya Genocide yahamijwe n’Urukiko Rukuru, aho yagaye umucamanza akavuga ko yamuhamije icyi cyaha agendeye ku marangamutima aho uyu mucamanza yifashishije ibimenyetso Ingabire yari yashyikirije urukiko kuri za raporo zitandukanye zirimo n’iza Loni zisobanura ibibyanye na Genocide yakorewe abatutsi, ibyaha by’intambara ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu maze umucamanza akemeza ko Ingabire avugisha raporo ibyo zitavuze. Aha niho Ingabire yabwiye urukiko ko kuba umucamanza yemera gusa Genocide yakorewe abatutsi ntiyemere ko habayeho n’ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse n’ibyaha by’intambara nkuko binemezwa n’amategeko yashyizeho urukiko mpuzamahanga rwa Arusha rwashyiriweho u Rwanda, ibi ni amarangamutima yuyu mucamanza, kandi kuba umucamanza yahana umuntu akurikije amarangamutima byaba bibabaje.

Ingabire yanavuze ko usibye nuru rukiko rwa Arusha hari n’izindi raporo zagiye zigaruka kubyaha by’intambara no ku byaha byibasiye inyokomuntu . Mu gukomeza kwerekana ingingo zirengagijwe mu Rukiko Rukuru,  Ingabire yabwiye umucamanza ko mu kumuhamya ibyaha hirengagijwe ingingo ya 17 y’Itegeko Nshinga ivuga ko uburyozwacyaha ari gatozi. Ingabire akaba atumva ukuntu yahanirwa ibyaha byakozwe n’abandi nkuko urukiko rushaka kumugerekaho ibyaba byarakozwe n’abarwanyi ba FDLR ndetse n’abagiye boherereza amafaranga bamwe muri aba barwanyi maze urukiko rugashaka kubibaza Ingabire kandi nta nahamwe rwerekana izina rye mu mpapuro z’iyoherezanya ryayo mafaranga. Ingabire kandi yanagarutse no mu kwivuguruza k’umucamanza, aho hamwe usanga yemeza ko nta mugambi numwe ugaragarira mu bimenyetso Ingabire yaba yarigeze agira wo kuvanaho Leta usibye uwo kunyura mu matora ariko uwo mucamanza agahindukira agahamya Ingabire icyaha cy’ubugambanyi mu kugirira nabi ubutegetsi buriho ! Ingabire akaba yashoje asaba Urukiko rw’Ikirenga kumurenganura.

Nyuma yibi bisobanuro ahagana mu ma saa sita n’igice z’amanywa, Urukiko rw’Ikirenga rwahaye ijambo umunyamategeko Me.Gatera GASHABANA wunganira Madame Ingabire Victoire. Uyu munyamategeko yabwiye urukiko ko uwo yunganira atigeze ahabwa ubutabera butabogamye . Aha uyu munyamategeko yabwiye Urukiko rw’Ikirenga ko igihe cy’urubanza mu Rukiko Rukuru mu mizi ihame ryo gufatwa nk’umwere kugeza umuntu akatiwe ritubahirijwe kuko uwo yunganira haba ubushinjacyaha haba n’umucamanza bamufataga nk’umunyabyaha kugeza nubwo umucamanza yifataga nk’umushinjacyaha kugeza ubwo uwo yunganira yafashe icyemezo cyo kuva mu rubanza tariki ya 16 Mata 2012 kubera kubona ko nta butabera uru rukiko rwari kumuha. Me. Gatera yanabwiye urukiko ko uku kubogama k’umucamanza mu Rukiko Rukuru kwanatumaga abunganira Ingabire bibasirwa n’abashinzwe umutekano kugeza ubwo bakorerwaga isakwa ridasanzwe bonyine nyamara ubushinjacyaha bwo ntiburikorweho nyamara amategeko agenga umwuga abagenera uburenganzira bumwe burimo ndetse n’ubudahangarwa bagomba guhabwa iyo bari mu murimo wabo.

Me.Gatera Gashabana yabwiye Urukiko rw’Ikirenga ko mu gihe cy’urubanza mu Rukiko Rukuru barugejejeho inzitizi zirimo ukudasubira inyuma kw’itegeko mpanabyaha, ndetse n’inzitizi z’ubushobozi bw’Urukiko Rukuru mu kuburanisha bimwe mu byaha uwo yunganira yaregwaga, ariko urukiko ntirugire icyo rubivugaho ahubwo icyemezo kuri izo nzitizi kigatangirwa ahandi hatari mu rubanza aho umuvugizi w’inkiko z’uRwanda ariwe watangazaga ibigomba gukurikizwa abinyujije mu itangazamakuru kandi koko bagaruka mu rubanza ibyatangajwe akaba aribyo bikurikizwa. Kuri Me. Gatera iki akaba ari ikimenyetso cy’ukutigenga k’umucamanza. Me Gatera Gashabana akaba yanavuze ko uku kubogama k’umucamanza kwageze naho yiha uburenganzira bwo kubatuka no kubakangisha ko  umurimo wabo w’ubwunganizi ashobora kuwuhagarika burundu.

Uyu munyategeko kandi yanabwiye urukiko ko uku kubogama k’umucamanza kwatumye n’umutangabuhamya wuwo yunganira yarahutajwe urukiko rukaruca rukarumira, ibi bikaba byarahutaje ihame ryo kureshya kw’ababuranyi imbere y’umucamanza ari nabyo ntandaro simusiga yo kuba uwo yunganira yarageze naho ahamywa n’Urukiko Rukuru ibyaha ubushinjacyaha butigeze buregera nyuma yaho Urukiko Rukuru rubuze ikimenyetso na kimwe rwaheraho ruhamya Mme Ingabire ibyaha 6 ubushinjacyaha bwari bwaregeye urukiko maze ahubwo agahamywa ibindi byaha bibiri icyo gupfobya genoside n’icy’ubugambanyi kandi ibi byaha nta na hamwe byigeze biregerwa nta n’aho uwo yunganira yigeze abibazwaho haba mu bugenzacyaha haba no mu bushinjacyaha. Kuri Me. Gatera ubu bubasha umucamanza yihaye bwo gutanga inyito y’ibyaha bukaba butarubahirije ibitegenywa n’amategeko.

Nkuko bisanzwe iburanisha rikaba ryahagaritswe saa saba maze umucamanza avuga ko urubanza ruzakomeza kuwa mbere tariki ya 22 Mata 2013 Me. Gatera Gashabana akazakomeza asobanura impamvu z’ubujurire kuwo yunganira.

FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Umuyobozi wungirije w’agateganyo.

images (1)

FPR IBISHATSE YADUHESHA AGACIRO ITUNGA U RWANDA IMYAKA IRENZE ITATU IDASORESHEJE YEWE ITANASABYE INKUNGA Z’AMAHANGA.

$
0
0

Maze iminsi nibaza impamvu mu gihugu gito nk’u Rwanda, ubukene bushobora kwica abantu igihe dufite abantu bakize cyane bageza muri za miliyoni zirenga 500 z’amadolari (Miliyari ibihumbi 3 na Miliyoni miliyari 315 zirenga) n’ukuvuga inshuro zisaga gato eshatu ingengo y’imari y’u Rwanda dufatiye ku ngengo y’imari ya 20012-2013.

Mu binyamakuru byinshi kw’isi, byagiye bigaruka ku bukire buhebuje ishyaka rya FPR ryagezeho mu myaka itarenze 20 imaze iyobora u Rwanda, aho bieyemereye ko ubukire bwayo bubarirwa mu mafaranga yavuzwe haruguru, nubwo abayirimo tuziko ibi arukwemera bikeya mubyo itunze kugirango abantu badakuka umutima, nyamara ibi ubwabyo ni intambwe nziza yadufasha gusesengura neza impamvu ubukene bugiye kwica abaturage, impamvu u Rwanda ruhora rwivuga neza mu mibare, aho bashinyagurira rubanda babwira amahanga uburyo rwateye imbere, nyamara bakirengagiza ko no kubona ifunguro rya buri munsi ari ikibazo gikomeye, tutavuze imiturire idahwitse Leta idahwema gusenyera abaturage kugirango yerekane ko yakoze ibitangaza kw’isi yose ititaye ku ngaruka mbi bikomeje kugira.

Mu binyoma FPR ikomeje gusakaza mu baturage, nuko ikangurira abanyarwanda “kwihesha agaciro” aho hejuuru y’imisoro myinshi, akenshi igamije gukiza iri shyaka, hiyongeraho imisanzu yakwa abanyamuryango n’abatari abanyamuryango ba FPR bakora mu nganda zayo, muuri za sosiyete yagiye ishinga hirya no hino doreko ariyo mukoresha mukuru, hakiyongeraho na none imisanzu y’umutekano (yishyura abanyamarondo) utaretse igiciro gihanitse cy’amashanyarazi cyakwa abaturage, ugashyiraho mituelle de sante, ugashyiraho 9Y basic education ukongeraho ubuzima buhenze, amashuri y’abana n’ibindi byinshi birimo akarengane gakabije…

Nubwo kandi abantu batandukanye ku giti cyabo, abacuruzi, amabanki, inganda, ibigo bya Leta n’ibishamikiye kuri Leta byakomeje guhatirwa gutanga amafaranga y’umusanzu mu Kigega Agaciro Development Fund, aho agashya kabaye n’uko abayoboke b’andi mashyaka nabo byabagezeho, Kiliziya zigategekwa kuyatanga yewe inzego zose, amashyirahamwe yigenga kugeza kuri mwarimu uhembwa intica ntikize, nibaza impamvu abaherwe bacu barangajwe na nyir’umushinga wa FPR, Nyakwubahwa Perezida wa Repubulika Kagame Paul, we n’ishyaka ayoboye kugeza ubu barumye gihwa bakaba badatanga urugero rwiza bakora mur’ibyo bifaranga ngo bashyire mur’iki kigega.

Nyuma yo gusesengura umutungo FPR yemera (nubwo uyu ungana n’igitonyanga mu nyanja) nkawugereranya n’ingengo y’imari Leta y’u Rwanda ikeneye muriki gihe ngo ibikorwa byari biteganyijwe bidahungabana, ikomeje gucibwa intege n’uko abazungu badufatiye ibyemezo, ku mafuti y’iri shyaka (FPR/Kagame kuko nibo bayoboye igihugu) nibaza niba batabeshya abanyarwanda iyo bavuga ko bakunda igihugu kandi ntakintu kizwi bashyize mur’iki Kigega, ubonye ngo barutwe n’ishyaka rya PL ryatanze miliyoni zirenga gato 11 y’Amafaranga y’u Rwanda? Ese ko tuzi neza ko FPR yasahuye u Rwanda ikaba itunze kururusha kandi rwo rwarahozeho na kera kose, kandi ibyo itunze akaba ariho ibikomora, kuki badashyira mu “Gaciro” ngo batwereke urugero rwiza? Nyamara bafite ubushobozi bwo KWIHESHA AGACIRO imyaka irenze itatu, hatabayeho gukenera inkunga, gusoresha, abanyarwanda barya, banywa, biga, badakora…

Mu kwanzura nagiragango mbereke uburyo tuyobowe n’abantu batumva icyo GUKUNDA IGIHUGU bivuga, bashishikajwe no gukira cyane kandi vuba, barasahura nk’abazapfa ejo, bikomeza kujijisha abantu batubwiriza uko twihesha agaciro kuko ibyabo birazwi, nubwo gukandamiza babigize intwaro ibatinza ku buyobozi, birengagiza imbaraga z’abaturage ariko igihe kiri hafi ubwo abaturage bazumva ko umwanzi wabo ukomeye aruwo wese ubima ibibatunga agamije ko bamuramya, uwo wese ubuza abasore kugira ubuzima bwiza akabahindura ibikoresho bye, aho abagenera ibibatunga abanje kubagira INDAYA, ABICANYI, ABANYAMAZIMWE, MANEKO n’ibindi bibi byinshi, umwanzi wacu twe abaturage n’uwo wiberaho mu buzima buhamabaye aho yigwizaho ibyiza byose we n’abazanye nawe nyamara akirirwa atubeshya ngo dukunde u Rwanda, niba koko arukunda naduhe utwacu duke ubundi akomeze arye ibye byinshi, dukeneye ubwisanzure ntidukeneye KWICWA ngo nuko TUVUZE IBITAGENDA.

Ngaho nibakomeze batujijishe ngo bihesheje AGACIRO, keretse niba ako gaciro ko kwiba abanyarwanda ariko bavuga, mwihere ijisho ubusahuzi uko bwagiye bukorwa, uburyo izo miliyoni 500 z’amadolari bazigezeho ku muyoboro ukurikira:
http://www.mdrwi.org/rapports%20et%20doc/gouv%20rw/jet%20de%20luxe.htm

Kanyarwanda.

FDLR “ABACUNGUZI ” MUBUZIMA BWABO MU MASHYAMBA YA CONGO

$
0
0

Radio Itahuka, Ijwi ry’ihuriro Nyarwanda RNC yagiranye ikiganiro n’umunyarwanda waturutse muri Amerika ajya gusura umutwe wa FDLR n’impunzi z’abanyarwanda mu burasirazuba bwa Congo.

Mushobora kumva icyo kiganiro hano>>

Inama ya FDU-Inkingi na RNC mu mujyi wa Oslo muri Norway

$
0
0

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Mata 2013, muri Anker Hotel rwagati mu mujyi wa Oslo muri Noruveji habereye inama yahuje abanyarwanda baba muri icyo gihugu n’abayobozi b’ihuriro nyarwanda RNC bari bayobowe na Bwana Jonathan Musonera wari waturutse mu gihugu cy’u Bwongereza na Bwana Sixbert Musangamfura, umuyobozi ushinzwe ububanyi n’amahanga mu ishyaka FDU-Inkingi wari waturutse mu gihugu cya Finland.

Inama yatangiye mu ma saa munani mu cyumba gito cyo muri iyo Hotel ya Anker, yari yitabiriwe n’abanyarwanda, abanyekongo ndetse n’abanyanoruveji bakabakaba 40. Mu gutangiza iyo nama umwe mu bayobozi b’ihuriro nyarwanda RNC mu gihugu cya Norway, Bwana Kayumba Rugema yahaye ikaze abari muri iyo nama anasobanura n’impamvu impinduka ari ngombwa mu Rwanda, yasabye abari aho gushyiraho akabo ngo mu Rwanda hageho ubutegetsi bubereye bose aho abatutsi n’abahutu baziyumva muri ubwo butegetsi, yatangaje kandi ko ari ubwa mbere mu gihugu cya Norway hateranira inama y’abanyarwanda baturuka mu moko atandukanye ndetse bafite n’ibitekerezo bitandukanye bya politiki bakaganira nta mususu. Ubundi habaga amanama akoreshwa na Ambasade y’u Rwanda aho hashyirwa imbere gusa ibivuga neza Leta ya FPR gusa abanyarwanda ntibashobore kwinigura ngo bavuge akabari ku mutima, andi manama aba y’abanyarwanda akenshi aba ari amanama y’amashyirahamwe akenshi ashingiye ku moko ku buryo abatari mu moko yateguye ayo mana akenshi baba bahejwe ku buryo n’iyo bibaye ngombwa basohorwa muri ayo manama.

Muri iyo nama hagaragayemo abanyarwanda b’ingeri zitandukanye narimo abarezwe icyaha cya jenoside na Leta y’u Rwanda kandi batarabaga mu Rwanda mu 1994, hagaragaye kandi abantu bisanzwe bizwi ko bashyigikiye cyane Leta ya Kigali byaba mu bikorwa no mu magambo ku buryo umuntu atamenya niba bari bitabiriye ibyo biganiro bafite ubushake bwo gusabana n’abandi banyarwanda cyangwa bari bagamije gushakira amakuru ubutegetsi bw’i Kigali. Kuri Bwana Kayumba Rugema, iyo nama ngo yagenze neza kandi yitabiriwe n’abantu benshi ugereranije n’inama zikoreshwa n’Ambasade y’u Rwanda kandi byaba amikoro no gutegura iyo nama byavuye mu mufuka w’abayoboke ba RNC muri Norway, akizera ko mu manama ataha nk’izaba tariki ya 26 Nzeli 2013 izitabirwa n’abantu benshi dore ko izaba ihuje abantu b’ingeri zitandukanye bakomoka mu Rwanda no bihugu bindi bitandukanye.

Mu magambo yabo ari Bwana Musangamfura, ari Bwana Musonera bibanze ku gusobanura ububi bw’ubutegetsi bw’igitugu buri mu Rwanda, uburyo buniga demokarasi bugahohotera abanyarwanda, ndetse abakongomani bari bitabiriye iyo nama nabo bahawe ijambo bavuga bashize amanga, abavuze bose batanze ubutumwa bw’amahoro bavuga ko ntacyo abanyarwanada n’abanyekongo bapfa kuko ari abavandimwe ahubwo ubutegetsi bw’igitugu buri mu Rwanda aribwo bubateranya kubera ibikorwa by’urugomo n’ubusahuzi bukomeje gukorera mu burasirazuba bwa Congo.

Mu ijambo Bwana Musangamfura wa FDU-Inkingi yavuze mu rurimi rw’icyongereza yagerageje gusobanura muri make uburyo ibintu byifashe mu Rwanda aho abatavuga rumwe na Leta bakomeje guhohoterwa bazira ibitekerezo byabo bya politiki. Yasobanuye kandi ku buryo abantu benshi bibeshya ko u Rwanda rutera imbere mu gihe ayo majyambere atagera kuri bose arangirira i Kigali gusa hagamijwe kwereka abanyamanga basura u Rwanda. Yasobanuriye abari aho uburyo FDU Inkingi na RNC bafite ingamba zo kurangiza ibyo bibazo.

Bwana Jonathan Musonera wa RNC, we yasobanuriye bari aho ko ibibazo u Rwanda rufite bifite inkomoko mu mitegekere mibi yaranze u Rwanda kuva butegetsi bw’abami kugeza ubu. Yifashishije amateka yasobanuye byinshi ndetse avuga ko abanyarwanda benshi birengagiza amateka cyangwa bibagiwe amateka yabo. Ngo ikibazo si ubwoko ahubwo n’abayobozi bakoresha ubwoko mu guteranya abanyarwanda bagamije inyungu zabo bwite. Kuri Bwana Musonera ngo FPR ntabwo yahagaritse Genocide ahubwo ngo Genocide yarabaye irarangira ahubwo ngo FPR iza yifatira ubutegetsi yitwaje iyo Genocide yashyize imbere nk’iturufu kugeza ubu. Yasobanuye kandi uburyo abantu bari bakomeye muri FPR bagiye bicwa abandi bakigizwayo ku buryo hasigaye hashirwa imbere udukingirizo nka ba Bazivamo na ba Rucagu mu rwego rwo kubeshya amahanga n’abanyarwanda mu gihe bizwi ko abo bantu ari ibikoresho badahagarariye cyangwa batavugira abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu bitwa ko baturukamo. Yikomye kandi intore we yita inkunguzi agereranya n’interahamwe azishinja ubugizi bwa nabi bugamije gutera ubwoba abanyarwanda kugeza aho hasigaye hifashishwa amarozi. Ku buryo abanyarwanda bahunze u Rwanda bakurikiranwa aho bahungiye mu gihe bitigeze bibaho  ku butegetsi bwariho mu myaka yashize.

Musonera yagiriye inama abanyarwanda bari aho ababwira ko bagombye gufatanya. Yazize ati:”abitwa ko ari barebare nibafate ibyo hejuru abitwa ko ari bagufi bate ibyo hasi bose babihurize hagati bubake u Rwanda ruzira kwikanyiza.”

Abanyekongo bari aho nabo bahawe ijambo aho bagarutse kenshi ku kaga kibasiye igihugu cyabo biturutse ku nyungu z’ubutegetsi bwa FPR bufatanije na ba mpatsibihugu ariko bakomeje kugaruka ku buvandimwe n’ubucuti hagati y’abanyarwanda n’abakongomani bakifuza ko habaho ubusabane aho kwitana abanzi.

Undi wavuze muri icyo kiganiro ni uwitwa Pasteur Nsabimana, wabaye umwe mu bayobozi ba Liprodhor ndetse akaba no mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda, aho yasobanuye ibyo yabonye akiri mu buyobozi aho abahutu benshi bagirwa ibikoresho bagashyirwa imbere mu rwego rwo kubeshya amahanga n’abanyarwanda mu gihe nta bushobozi habe na buke baba bafite. Yagarutse ku majyambere we abo ngo agarukira i Kigali gusa. Yasobanuye kandi uburyo uwahoze ari Perezida, Bwana Pasteur Bizimungu yatotejwe ndetse aboneraho no gusobanura uburyo we n’abandi bari abayobozi barimo Colonel Cyiza, Ministre Rwaka n’abandi  bagiye bagaraguzwa agati n’ubutegetsi bwa FPR.

Mu mwanya w’ibibazo habajijwe ibibazo bitandukanye ndetse hatangwa n’iby’ibyifuzo ariko umwanya wabaye muto ku buryo abantu bose bari aho batashoboye guhabwa ijambo. Ariko ntabwo twakwibagirwa uburyo umwe mu banyarwandakazi bari bitabiriye iyo nama bivugwa yaba afite se wahoze mu buyobizi mu Rwanda FPR ikamwigizayo yagaragaje ko atemeranya na Bwana Musonera ku ngingo zimwe na zimwe, ariko mu bisobanuro yahawe hifujwe ko hashyirwa imbere ukuri bityo byinshi abanyarwanda batemeranywaho bikumvikanwaho biciye mu gushaka ukuri. Uwo mutegarugori wagaragaje ubushake bwo gushakira umuti ibibazo by’u Rwanda biciye mu kuri yifuje ko habaho umutima wa kimuntu mu banyarwanda ku buryo abashegeshwe n’ibibi byabaye mu Rwanda bafashwa bose nta kurobanura. Yagaragaje kandi akababaro aterwa n’abantu bamwe ngo bashyirwa mu buyobozi kandi bakekwaho uruhare muri Genocide mu gihe haba hari abahutu bandi b’abere bafungirwa ubusa bazira Genocide kandi barengana.

Ibibazo bindi byabajijwe byibaze ku bibazo by’abantu bamwe bahoze muri RNC mu Bubiligi bagashinga ishyaka bise Imena rivuga ko rishyigikiye FPR, Bwana Musonera yasubije ko RNC atari FPR ko buri munyarwanda afite uburenganzira bwo gushinga ishyaka cyangwa kujya mu ishyaka yishakiye ngo RNC ntawe ikumira. Yongeyeho ko kandi abantu batagombye kujya mu ishyaka bakurikiye umuntu aho bagombye gukurikira ibitekerezo n’ibyo iryo shyaka rigamije.

Ibindi bibazo byabajijwe Bwana Musangamfura aho yasobanuye aho imanza za Madame Ingabire ndetse n’abandi barwanashyaka ba FDU bafunzwe zigeze. Ku bijyanye n’ubwumvikane buke buri muri FDU aho hari ibice bitumvikana, yasobanuye ko hari igice cyishyize ku ruhande kubera kudashaka ubufatanye na RNC ariko yasobanuye ko uko iminsi izagenda bizageraho abo bantu bagasubira mu murongo ngo dore ko ari n’abavandimwe.

Ikindi kibazo cyagarutsweho ni ikijyanye n’icyo RNC na FDU bateganyiriza abashyigikiye FPR mu gihe baba bafashe ubutegetsi. Bwana Musangamfura yasobanuye ko bo batazakora nka FPR ngo batoteze abanyarwanda bagenzi babo ngo n’uko bari muri FPR ahubwo ngo hagomba kwirindwa gukora amakosa nk’ayo FPR yakoze aho yatoteje ndetse ikomeje no gutoteza abahoze mu butegetsi yasimbuye.

Inama irangiye hakurikiyeho kuganira abantu basangira ikirahuri, abantu barinegura karahava aho abenshi bari aho bavuze akabari ku mutima bashize amanga, bose icyo bahurizagaho n’ukubaka igihugu kizima kibereye bose bakifuza ko abanyarwanda bose bababarirana kuko bose bahemukiranye hakabaho kureba ibihuza abanyarwanda aho kureba ibibatanya. Icyo gitaramo cyagejeje ahagana mu ma saa yine z’ijoro aho abari aho bemeranyije ko bagomba gushyiraho akabo ngo bafashe u Rwanda kuva mu bibazo rurimo.

Ariko nta byera ngo de, mu gihe iyo nama yabaga ngo hari ikindi gikorwa cyitiriwe amasengesho cyari cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda, kuri Bwana Kayumba Rugema umwe mu bayobozi ba RNC muri Norway ngo icyari kigamijwe ngo ni ugutuma inama ya RNC na FDU ititabirwa na benshi.

Ubwanditsi

FPR niyivuge imyato ariko nta gukabya

$
0
0

Birakwiye kandi birumvikana ko Inkotanyi zivuga imyato kuko zatsinze intambara zari zarashoje muli 1990. Ariko kandi zagombye kugira ikinyabupfura cyo kudakabya cyane no kuba indashima zitanacira akari urutega abazifashije muli iyo ntambara.

Mu nyandiko y’igihe.com yiswe ngo 17 Mata nibwo Inkotanyi zarashe radiyo rutwitsi “RTLM” ahavugwa ngo: “Abatutsi bakicwa. MINUAR yari yarasabye ibihugu by’ibihangange nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika gucecekesha RTLM bakoresheje ubuhanga bakanga bavuga ko byabahenda.” Uwayanditse yirengagije cyangwa ntiyamenye ko iyo MINUAR ariyo yatumye studios za RTLM ziraswa.

Ababikurikiraniraga hafi bose bazi ko RTLM yarashwe hashize igihe gito General Romeo Dallaire avuye muli studios aho yari yarasabye ko nawe bamuha ijambo ryahita kuri antennes. Mu by’ukuri yashakaga kumenya neza aho ikorera akanashyira mu mibare yabugenewe ( coordonnées) imwe bakoresha kugira ngo barase ku ntego runaka iri kure. Ibyo kandi yari yarabikoze no kuli Etat-major y’ingabo kuko yigeze kuza yitwaje kubonana na Chef wa Etat-major, ageze kuri barrière aho binjirira abaza abasirikare bagombaga kumufungurira  ati: “numvise ngo hari igisasu cyaguye hano, mwanyereka aho cyaguye?” Nabo barahamwereka hafi y’uruzitiro. Ariyamilira ati: “iyo aba njye mba narashe ku biro bya Chef d’Etat-major cyangwa kuli Centre des transmissions”. Anabishongoraho avuga ko we yari “un officier artilleur” ni ukuvuga uzobezereye mu kurashisha intwaro za rutura zirasa kure, kandi nibyo!

Amaze gusubira i Remera kuli stade muli QG ye yari muli Hotel Amahoro aho yakoranaga n’Inkotanyi, igisasu cyahise kigwa kuli Centre des transmissions ya Etat-Major, by’amahirwe abantu n’ibikoresho bari bamaze kuvamo.

Birakwiye ariko “ntibitunganye” rero ko mu kwivuga imyato inkotanyi zibeshya cyangwa ngo zibagirwe no gushimira abazifashije gufata igihugu.

Zac Biampa
DHR

Viewing all 10365 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>