Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10369 articles
Browse latest View live

Nadine Kansingye, uri kumwe na Nahimana Thomas, yiyemeje gusubira muri Canada kubera uruhinja afite

$
0
0

Ijoro rigiye kuba irya kabiri Thomas Nahimana na bagenzi be 2 bari ku Kibuga i Nairobi kubera ko u Rwanda rwanze ko binjira mu gihugu cyabo. Thomas Nahimana yambwiye ko bazahaguma kugeza igihe uburenganzira bwabo bwo gutaha mu Rwanda bwubahirijwe. Nadine Kasinge, ufite uruhinja rw’amezi 7, yavuze ko agiye gusubira muri Canada kukoumwana we atashobora kubaho muri buriya buryo.

 

 

transit


Padiri Thomas yagombye kureka kwiyemera akajya inama n’abandi

$
0
0

Bwana Boniface Twagirimana, umuyobozi wungirije w’ishyaka FDU Inkingi uri mu Rwanda yagize icyo avuga ku byabaye kuri Padiri Thomas Nahimana igihe we na bagenzi be bangirwaga kwinjira mu Rwanda.

Akoresheje urubuga nkoranyamabaga rwa Facebook yagize ati:

“Ko nta somo Padiri Nahimana yagombye gukura muri ruriya rugendo aho yiyemeraga annyega andi mashyaka ko ntacyo ashoboye?

Ubu se we ashoboye iki usibye kuba aje agahura n’akabazo toto ko kumubuza kujya mu ndege gusa?

Ibi bikwiye kumwereka ko agomba guca bugufi ahubwo akajya inama na bagenzi be yita ko ngo ntacyo bashoboye kugeza no ku bari mu gihugu noneho ahubwo ubwo yabonye uko ibintu bimeze nako nta kintu yabonye kuko nta nubwo yigeze ahura na Rupiyefu nibura ngo imukome akanyundo ku mutwe).

Rero ngo yaryamye ku ntebe muri Transit raa ngo amasaha 14! Mwasetsa nuvuye guta nyina! Hariya se hari uwigeze amuniga cyangwa ngo amubohe amaguru akaguru kamwe k’i buryo ku kaboko k’i bumoso?

Mwamenya kuganira koko! Nihigwe ubundi buryo bwo guhangana na Mukotanyi ubwiyemezi bushyirwe hasi abantu batahirize umugozi umwe niba binaniranye i Burayi mukomeze mwifatire ka Refu ku masaha mukitse imirimo maze mwitere icyara ko muzavanaho Rupiyefu!”

“Mwe mwiganirira hano kuri murandasi ni byiza rwose. Gusa biriya bakoreye Thomas bikwiye kubigisha ko musinziriye cyangwa dusinziriye ahubwo nimukanguke cyangwa dukanguke kuko turugarijwe, turimo kugona pe ariko udushaka we aracyaza inkota yo kudusogota. Mwe mukivugisha ngo revolution….ngo urubuga rwa politiki..Kagame ibyo ntabikozwa kandi ntiyiteguye gutega amatwi abamubwiza ineza kuko abacecekesha karatchinikov kuko aho yicaye niyo yahamugejeje.

Ubu isomo dukwiriye kuvanamo ni uko nta shyaka rya politiki ritavuga rumwe na leta rishobora kwemererwa gukorera ku butaka bw’u Rwanda ku buryo n’abayobozi bayo mashyaka ubu ntibagomba no kwemererwa kuza mu gihugu nibura ngo bafungwe! Message rero mwayibonye niba mubona. Abatangiye gusubiranamo ngo ishyaka kanaka ntiryavuze bla bla ibyo ni bwa burangare n’ibitotsi bukibabuza kubona no kumva, na cyane ko ukurikiranye benshi mu bayobozi ba opposition bafite icyo bavuze bananditse kuri iki kibazo mugenzi wacu Thomas yagize. Ariko ntibibujije ko Nahimana ahambirizwa shishi itabona ngo imibano y’ibihugu itangirika hejuru y’umuntu wo muri opposition!

Nta muyobozi n’umwe muri bino bihugu bishyigikiye uyu munyagitugu Kagame Paul utaramenye uko Nahimana byamugendekeye! Nimuhumuke rero kuko umwana niwe wihesha ingobyi kandi akimuhana kaza ….Uburenganzira dushaka ntituzabuheshwa na Kenya, USA , Belgique, UK.. nta nubwo tuzabuheshwa n’amatangazo nubwo kuyakora nabyo bikiri ngombwa. Iyi message itanzwe n’ubutegetsi bwa Kigali iyaba abayihawe bumvaga bakanabona yajyaga kubereka ko hari byinshi bibeshyagaho.

Thomas bamubujije kugera mu gihugu ariko ntawamukubise, ntawamukuye amenyo ntawamumenye umutwe nkuko benshi mubari mu gihugu byabagendekeye. Ntawamushimuse, nta wamwishe, nta wamwirukanye ku kazi, nta wamwicishije inzara, ntawamusenyeye inzu ye nkuko inaha bigenda.

Cyakora ni umugabo kuko ibi byose yari yemeye kuza akabibanamo na rubanda ndetse nawe akemera ko byamubaho. Gusa bamweretse ko kumufunga bidakenewe ko ahubwo we n’abasa nkawe ubu noneho betemerewe no kurukandagiramo. Ubwo rero we na bagenzi be nibura babonye ko no kubohoza ababoheye mu Rwanda bidashoboka n’amagambo gusa, beretswe ko niba bashaka kurwinjiramo bitwaje amakote na za cravate gusa ko bibeshya!

Ibi bintu njye buriya narabishimye kuko hari benshi batazi uko ibintu bimeze mu gihugu wababwira uti birakomeye, bati bariya bari mu Rwanda ntacyo bishoboreye njye buriya ngiyeyo nahita mbwira abaturage tukigaragambya ako kanya buriya butegetsi bwanze gutanga demukarasi bugahita buyemera…biciye mu nzira y’amahoro!

Abandi bati tuzakora nkuko abaturage bo muri Tunisiya cyangwa Misiri babikoze ariko bakiyibagiza ko muri ibyo bihugu amashyaka ya politiki yari asanzwe ahari anakora bakiyibagiza ko muri ibyo bihugu hari harimo sosiyete civil ikora kandi mu bwisanzure, bakiyabagiza ko polisi n’abasirikare baho batari ab’umuntu cyangwa agatsiko nkuko hano bimeze!

Nimwongere mutekereze neza muve mu nzozi ibyo muteganya gukora mubihuze n’ukuri kw’ibiri mu gihugu cyanyu apana kubihuza n’iby’ahandi bidafite n’ihuriro namba.”


 

Uko mbona inyandiko ya Bwana Bonifasi Twagirimana kubyabaye kuri Padiri Thomas Nahimana

$
0
0

Iyi nyandiko ya Bwana Bonifasi Twagirimana inteye kwibaza byinshi ku buryo numvise ngomba kugira icyo nyivugaho. Kimwe n’abandi bose, nanjye nakurikiranye iby’urugendo rwa Padiri Thomas Nahimana. Kuba urugendo rwe rwarahagarariye Embakasi ku kibuga cy’indege cya Nairobi, si kubushake bwe,

ibyo ntawabimuhora. Yewe na Bonifasi ubwe yiyemereye ko ibyabaye kuri Padiri Thomas bigaragaje ko abasanzwe barwanyiriza hanze politike mbi iganje mu Rwanda, noneho batakinemerewe gukoza ikirenge mu rwababyaye ! Iyo atajyayo ngo bimubeho ntituba tubimenye.

Aliko muri ibyo byose natangajwe cyane n’icyerekezo Bwana Bonifasi Twagirimana Vice-Président wa mbere w’ishyaka FDU-Inkingi yayandikanye, bigaragaza ko asesereza ndetse akanasa n’uwihimura yisekera Padiri Thomas, nkaho yaba yarashegeshwe nuko Président w’ishyaka Ishema nawe yajya kugeragereza imbere mu gihugu.

Inyandiko ye irimo amagambo agaragaza ibyishimo bisa nibyamurenze yatewe n’ibyabaye kuri Padiri na bagenzi be, ku buryo byamunaniye kwihishira. Sinyisesengura yose, ndavuga ku ngingo zimwe na zimwe zinteye impungenge kurusha izindi.

  • Ati Padiri arashinyagurira abandi kubera ko we atakubiswe agafuni, n’ibindi, n’ibindi…, bituma nibaza niba aribyo yifurizaga Padiri Thomas nabari bamuherekeje…
  • Arongera ati mu ukwiyemera kwe ntiyagishije abandi inama ! None se Bwana Bonifasi Twagirimana azi ate ko Padiri Thomas atagize abo agisha inama ? Keretse niba kugisha andi mashyaka inama ari uguhabwa uruhusa n’ishyaka FDU-Inkingi ? None haba hari ukwiyemera kuruta uko ? Gushingiye kuki ? Kubera akahe karusho kugeza kuri uyu munsi iryo shyaka ryagejeje ku banyarwanda ? Izo nama Bonifasi avuga ko yari kumugira zari gutuma Padiri Thomas na équipe ye batabuzwa gukomeza urugendo rwabo bageze Embakasi, bityo bagashobora kwinjira mu rwababyaye,  byari guturuka ku ngufu ki ze ?  Yaba yarahawe na nde ?

Mu byukuri, nkurikije uko ishyaka PDP rya Bwana Mushayidi ryabyitwayemo, biragaragara cyane ko haba mbere ndetse na nyuma yo kugenda ka Padiri Thomas na bagenzi be, ko babiganiriyeho. Akaba ari nayo mpamvu bakomeje kumushyigikira ku mugaragaro. Icyo bwana Bonifasi Twagirimana yise kutagirwa inama kwa Padiri Thomas na bagenzi be, biramutse biturutse ku ukubera ko hari abitwara nk’aho kuba umuyobozi w’ishyaka ryabo afungiwe mu Rwanda byaba ari akarusho, aha nakwibutsa ko na président wa PDP, Bwana Déo Mushayidi nawe ahonyorewe muri prison ya Mpanga ! Hakaniyongeraho ko ngo ubu PDP ariyo iyobora Plateforme isangiye n’andi mashyaka, harimo n’iryo rya Bonifasi : FDU- Inkingi.

Aho byose binapfira, ni ukubona ishyaka riyobora icyo bise Plateforme y’amashyaka arwanya ubutegetsi mu Rwanda, rishyigikira ku giti cyaryo ku buryo bwimazeyo mugenzi wabo ugiye kugeragereza imbere mu gihugu, igihe abo basangiye iyo Plateforme bandika inyandiko nk’izi zigaragaza ko bameze nk’ababyinira ku rukoma!

Iki kinyuranyo gihanitse (une contradiction géante) kigaragaza ko abo bakora opposition bahuriye muri iyo Plateforme, mu ukurwanya buriya butegetsi twahunze badahuje (imigambi, ikigamijwe) motivations. Ibi bikaba bisigaye bituma benshi mu bari bakibatezeho amaboko bibaza aho bizabageza.

Nongeye gushimira cyane ishyaka PDP ryabyitwayemo gipfura.

Marie-Madeleine BICAMUMPAKA

Ubutumwa Boniface Twagirimana yahaye Padiri nabonye ari impuruza yo guca umuvuno wundi no kumucyamura ngo yitabire gufatanya n’abandi.

$
0
0

Boniface Twagirimana arasobanura igitekerezo cye ku rugendo rwa Padiri NAHIMANA

Njye ubutumwa Boniface yahaye Padiri nabonye ari impuruza yo guca umuvuno wundi no kumucyamura ngo yitabire gufatanya n’abandi.

Amakosa menshi ari mu banyamashyaka ni uko abenshi bakora politiki y’i Burayi bakibeshya ko bayikinisha mu Rwanda.

Ku giti cyanjye, icyanshimishije cyane mu rugendo rwa benewacu b’abataripfana ni uko ubu noneho bamenye ibyo batari bazi cyangwa se bari bazi ariko ntibabihe agaciro bikwiye. Nizeye ko bibaha amasomo mu muganda wabo bashaka guha abanyarwanda mu bibazo by’ingutu bitwugarije. Dukwiye gushyira hamwe ingufu. Nta compétition mu bantu badafite igihugu.

Dore ibisobanuro byimbitse mu kanya Boniface TWAGIRIMANA ahaye abamuhataga ibibazo kuri facebook ngo asobanure ibyo yatangaje kur ruzinduka rwa Padiri NAHIMANA:

“Nta butwari mfite rwose ubutwari buzaba ubw’abanyarwanda bazerekana mu gushyira hamwe kuko umwana umwe agerwa kuri nyina ninacyo nari ngambiriye nninjira mu mpaka nari nzaganye abavandimwe hano kuri murandasi.Ikindaje ishinga ni ukugirango twikubite agashyi nyuma yo kubona neza uko uwo twaka demukarasi ateye.Ntihagire rwose uwumva ko hari uwo nibasiye kuko nta nyungu mbufitemo.Umwami agirwa n’ingabo ibi bitabayeho ntaho twagera kandi ibi busobanuye ubufatanye.

Izi mpaka nazigiyemo ubwo hari aho nagiye kuri murandasi nkasanga hari ahantu bari kujya impaka nziza zubaka nanjye numva navuga uko mbyumva.Sinigeze mbivuga mu izina ry’ishyaka na cyane ko ntigeze mbishyira kuri wall yanjye. Ariko uwabiteruye aho najyaga impaka n’abandi nta kosa afite kandi nawe yanyigishije ko ndebwa na benshi n’ahantu aho ariho hose. Umurungi rero rwose humura Paul yanyibwiriye ko atwibikiye ikibazo ni umunsi tutazi azadukocoreraho ariko mu bisanzwe twibara nk’abarangije gupfa hasigaye kuduhuhura,gufungwa bwo nawe wiboneye ko buzongera kubona umugabo kuko sibyo bigezweho! Erega njye mpora mbwira abantu ko kuba bataramenya uwo bahanganye nabo uko ateye aribyo bituma batamenya uko barwana.

Ahubwo ubwo uba unabajije uti abo yegereye bo ni bande? Gusa igisubizo buriya njye nagusubiza ko yegereye abo yabonaga bamufasha kugera ku ntego ubwo n-abamwegereye nabo babonaga yabafasha! Aha honyine rero niho hafasha muri iki gihe kuko hakenewe kwisungana kuko umugabo umwe agerwa kuri nyina ariko kwisungana nabyo si itegeko ni ubushakeGufatanya byo burya ntawe ubihatira undi abantu bafatanya kubera bombi bari bwunguke .Gusa nagirango nkubwire ko Boniface atari inclus muri Bukeye buri umwe muri twe ntawemerewe kunigana undi ijambo !Navuze uko numva ibintu kandi nabivuze ku gatwe kanjye nta shyaka navugiye! Reka ngusubiremo ko ufite gahunda yo gukorera kuri terrain wese ndamushyigikiye ariko ntibivuze ko ntagomba kugira icyo mvuga kuri stuation runaka kuko nabyo ni yo demukarasi turwanira! Debat yihamishe ku ngingo nagarutseho uzimbazeho ndagusubiza kuri buri imwe yose nguhe n’ibimenyetso nshingiraho neza kimwe ku kindi. Naho ibyo gufunguza ababoshye ndumva na Nahimana ntawe yasize afunguje hariya Nairobi ariko ntibivuze ko ntacyo yakoze aha tuhumvikaneho neza.Ntibinavuze ko bagenzi bandi ntacyo bakoze nkuko ubyemeza ahaho wenda ni fanatisme yakuyoboraga.Gusa urugamba rurakomeje kandi nkuko nabivuze amazi si yayandi ubu birasaba izindi nzira kandi ibi nibyo natsindahiye mu bitekerezo natanze.

Gufatanya byo burya ntawe ubihatira undi abantu bafatanya kubera bombi bari bwunguke .Gusa nagirango nkubwire ko Boniface atari inclus muri Bukeye buri umwe muri twe ntawemerewe kunigana undi ijambo !Navuze uko numva ibintu kandi nabivuze ku gatwe kanjye nta shyaka navugiye! Reka ngusubiremo ko ufite gahunda yo gukorera kuri terrain wese ndamushyigikiye ariko ntibivuze ko ntagomba kugira icyo mvuga kuri stuation runaka kuko nabyo ni yo demukarasi turwanira! Debat yihamishe ku ngingo nagarutseho uzimbazeho ndagusubiza kuri buri imwe yose nguhe n’ibimenyetso nshingiraho neza kimwe ku kindi. Naho ibyo gufunguza ababoshye ndumva na Nahimana ntawe yasize afunguje hariya Nairobi ariko ntibivuze ko ntacyo yakoze aha tuhumvikaneho neza.Ntibinavuze ko bagenzi bandi ntacyo bakoze nkuko ubyemeza ahaho wenda ni fanatisme yakuyoboraga.Gusa urugamba rurakomeje kandi nkuko nabivuze amazi si yayandi ubu birasaba izindi nzira kandi ibi nibyo natsindahiye mu bitekerezo natanze”.

Me Innocent Twagiramungu

Mvira mu RUGWIRO ibaye mvira mu RWANDA!

$
0
0

Yanditswe na Seburanga Jean Leonard*

Hari hashize igihe kitari gito impirimbanyi za demokarasi, abahagarariye imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’abandi babifitiye ubuhamya bagaragaza ko leta ya FPR idashaka gufungura urubuga rwa politiki mu Rwanda.

Ku wa gatatu tariki ya 23 Ugushyingo 2016, ishyaka FPR ryiyambikiye ubusa ku karubanda, ubwo ryakumiraga Padiri Nahimana Thomas n’abo bari kumwe rigamije kubabuza kugera mu Rwanda. Muri ubwo buryo, ishyaka FPR ryahaye ikimenyetso simusiga abari bagishidikanya ku mugambi waryo muhanya wo guheza, gucecekesha no gutoteza abatavuga rumwe naryo. Byanatumye abanyarwanda batari bake, cyane cyane abatavuga rumwe naryo n’abari bacyibaza uko ryagamburuzwa, batahura aho rifite imbaraga nke kurusha ahandi. Ni koko, umwanzuro wo gukumira Padiri Nahimana n’abo bari kumwe wagaragaje neza ko umunyapolitiki wese washyira imbere igitekerezo cyo “guha abanyarwanda bose amahirwe angana” (social justice), akaba ari cyo ashingiraho politiki ye, ataba yizeye guhindisha ishyaka rya FPR umushyitsi gusa, ahubwo yanarihatira kwiyambika ubusa ryerekana kurushaho ko ritinya bikabije ijambo “benshi” (=majority).

Zirikana ko Padiri Nahimana Thomas ari umunyarwanda; aho kumukumira, leta ikwiye kumworohereza no kumufasha gutaha mu rwamubyaye. Kumukumira ni igihamya cy’uko UBUNYARWANDA (ubwenegihugu) nabwo bwashyizwe mu mwihariko wa FPR. Ubwo FPR yigaruriraga VILLAGE URUGWIRO (hashize imyaka irenga makumyabiri) ikahagira igikingi cyayo bwite, abanyarwanda benshi batekerezagako izagarukira aho, ikareka abahinga bagahinga, aborora bakorora n’abakora indi myuga bakayikora mu mudendezo bakwiye nk’abenegihugu. Uko imyaka yagiye ihita byagiye birushaho gusobanuka ko FPR ifite umugambi mutindi wo kwigarurira ikintu cyose cyatuma umuntu abaho yishimye kandi yiyumvamo agaciro –hari inkuru zabanjirije iyi zasobanuye uburyo FPR irimo gushyira mu bikorwa umugambi wayo w’igihe kirekire wo kwambura rubanda amasambu yabo n’uburenganzira bwo guhinga no korora ibyo bashaka. Buhoro buhoro ibyatangiye bitekerezwa ko ari MVIRA MU RUGWIRO byahindutsemo MVIRA MU RWANDA. Ng’uko uko abataripfana n’umuyobozi wabo Padiri Nahimana Thomas kimwe n’ababashyigikiye hamwe n’uwo ari wese mu banyarwanda wiyemeje kutaba “cishwa aha” bambuwe uburenganzira ku gihugu cyabo, maze bafatwa abanyamahanga mu rwababyaye.

Hari nibura amasomo atatu y’ingenzi umuntu yakura ku byabaye ku ishyaka Ishema ry’u Rwanda ku wa gatatu tariki ya 23 Ugushyingo 2016.

  1. Ibinyuranye n’uko idasiba gushishikariza abayihunze gutaha, bimaze gusobanuka neza ko iyo leta ya FPR ishishikariza abayihunze gutahuka itaba ibwira impunzi zose z’abanyarwanda; iba yibwirira INKOMAMASHYI na ba MPEMUKENDAMUKE gusa (ni ukuvuga abiteguye kuyigurishaho no kurira ku mugayo) –ubonye nibura iyo bene ibyo byo kuyipfukamira biba bihagije, maze FPR ntizamare kubanyunyuza ngo ibajugunye! Mbese nawe wanze ibyo gutekerereza mu gifu, ahubwo wiyemeza kwiyunga ku zindi mpirimbanyi za demokarasi ugamije guharanira ubunyarwanda budacagase nk’uko abandi babufite?
  2. Leta ya FPR itinya bitagereranywa abiyemeje kutaba abanyarwanda bacagase, n’aho baba ABATARIPFANA batanageze kuri batanu. Umuntu yakwibaza uko ishyaka FPR ryakwifata abanyarwanda bose cyangwa benshi muri bo babaye ari abataripfana. Ni koko amagambo meza atekerezanywe ubuhanga akavugishwa akanwa gashize amanga arahagije kugirango ishyaka rya FPR ricike ururondogoro, maze uwirataga imitutu agata ibaba! Mbese nawe uzatinyuka uvuge? Niwiyemeza kuruca ukarumira se nibura uzashyigikira abiyemeje kuvuga bashize amanga?
  3. Ishyaka Ishema ry’u Rwanda ryeretse abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, cyane cyane agaragara ku rutonde rw’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (Rwanda Governance Board) nk’ayemewe mu rwego rw’amategeko, igipimo cy’umurimo wabo; ryanabahaye aho bahera bibaza ku mpamvu ituma bo barahawe agahenge ko kwidegembya mu gihe abandi babuzwa amajyo. Nta gushidikanya ko biboneye igihamya cy’uko bemererwa kwidegembya kandi bakinjira bakanasohoka mu gihugu nta nkomyi kuko bahisemo kwagaza ikibyimba, aho kugikanda. Niba bagamije ineza ya rubanda koko, nibafatire isomo ku byabaye kuri Padiri Nahimana Thomas n’abamuherekeje kuva aho atangarije gahunda yo gucyura ishyaka Ishema ry’u Rwanda ngo rijye gukorera imbere mu gihugu kugeza aho baburijwe kukigeramo.

Kwitoza umuco w’ubutaripfana ntibiruhutsa mu mutima gusa, binateza amakimbirane mu bwenge bw’abiyemeje gucecekesha rubanda aho bari hose, mu gihe cya none n’ikizaza. Uko umubare w’abanyarwanda bahitamo kuba abataripfana uzagenda urushaho kuba munini, ni ko FPR izagenda ihungabana, maze amaherezo izarunduke. Ibyo ishyaka FPR rirabizi neza. Gusa ryugarijwe n’ikibazo cy’ingutu kandi ntaho kizajya, kuzageza ubwo kiritembagaje. Amateka mabi ryibitseho, atuma ritizera gutsinda amatora atabogamye. Ni yo mpamvu ryimitse umurongo wa politiki y’ubuvukanambuto. Niba udashyigikiye bene iyo politiki yo kwishyira hejuru, ukaba utemera kuba umunyarwanda ucagase bituma uba witeguye guharanira kugira uburenganzira ku gihugu cyawe nk’uko abandi babufite, nta gushidikanya ko uzanatahura uburyo wakunga imbaraga zawe ku z’abandi banyarwanda biyemeje kubigenza batyo.

*Seburanga J. Leonard ni umwalimu wahindutse impirimbanyi, umwenegihugu wahindutse impunzi, rubanda rugufi wiyemeje gukora politiki. Inyandiko z’ubushakashatsi yakoze zigaragara mu bitangazamakuru mpuzamahanga, birimo ibitangazwa na Elsevier, Springer, Taylor & Francis n’abandi. Yigishaga akanakora ubushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda kugeza ahunze ubutegetsi bw’igitugu mu Ugushyingo 2015. Ubu aba mu gihugu cy’u Bubiligi.

Padiri Thomas yateze umutego FPR iwugwamo yibwira ko yamuhamije ariko niwe wayihamije!

$
0
0

Sinkunze kwivanga mu bya politiki ariko ibyo kubuza Padiri Thomas kwinjira mu Rwanda byanyeretse politiki yo mu rwego rwo hejuru binyereka ko burya FPR uretse kwibwira ko irimo abanyabwenge burya nta babamo ahubwo hiberamo abacungana n’imbehe zabo gusa byaba mu gushyanuka (Nduhungirehe) no kwirengagiza bagategereza bakigira ba ntibindeba bagategereza gusa amategeko aturutse hejuru (abayobozi b’u Rwanda bose ikibazo cya Nahimana cyarebaga)

Nkivuga iby’umutego nashimangira ko FPR yaguye mu biziba aho kubibyukamo ahubwo ibigumamo ibyivurutamo nk’ingurube.

Uko byagenze ibara umupfu

Padiri Thomas ni umuhanga uretse ubuhanga bwa gipadiri yize mu maseminari bujyanye na filozofiya n’ibindi bijyanye n’ubumenyamuntu, yize n’amategeko na politiki ndetse azi no kwitegereza cyane cyane mu gushaka intege nke z’uwo bahanganye.

Muri buno buhungiro abantu barimo, gushinga ishyaka rya politiki nta gashya ubwira abantu ugera aho ukarambirana ku buryo umunyapolitiki ugifite amaraso ashyushye agerageza imivuno yose ishoboka ku buryo hari bamwe bashobora kubibonamo guhuzagurika cyangwa gutagaranya mu bitekerezo ku buryo ukora atyo ashobora kwisanga yashwanyutse cyangwa yatanyutse.

Rero Padiri Nahimana yagerageje imivuno yose yatuma aba agashya muri politiki ya opposition, yabanje acuditse na Simeon Musengimana wo kw’ijwi rya Rubanda batangira bafite umurongo wo gukangura abahutu bibasira RNC na Kayumba Nyamwasa karahava ku buryo hari ababonaga ari CDR yazutse, biteye kabiri yadukana politiki yise iy’impanga, bukeye ajya gusoma misa yo kwibuka Perezida Habyalimana, bidateye kabiri yibasira abo yita abasirikare bose cyane cyane ngo abishe Perezida Kayibanda bamwe babinamo kwibasira abakiga, mu gihe bitaribagirana ashinja FDLR kuba igikoresho cya FPR, ubwo umuriro uba uratse na n’ubu ruracyageretse n’abacunguzi ku mbuga nkoranyambaga, ubwo hataho nouvelle génération, umuvuno wa nyuma uba kujya gukorera politiki mu Rwanda

Uyu muvuno wa nyuma wagoye cyane Padiri Thomas ku buryo byanze bikunze yagombaga kujya mu Rwanda cyangwa akabigerageza kuko naho ubundi aba yarapfuye mu buryo bwa politiki.

Ikigaragaza cyane ko ibi bintu byagoye Padiri Thomas ni uburyo yagiye yimura amatariki yo kugenda, uburyo yandikiraga Perezida Kagame amabaruwa y’ibanga (azwi na Nduhungirehe gusa warwanyaga igenda rye mu Rwanda), uburyo umubare w’abo bazajyana wavuye ku bataripfana 30 b’ikubitiro nk’uko Padiri yabivugaga mbere noneho bakagera i Nairobi ari batatu gusa bagatabarwa na Kejo Skyler wisanze muri uwo mukino wa politiki umurenze ariko akaba ari we wahaye ingufu icyo gikorwa cy’ishyaka Ishema n’ubwo mpamya ko atarageza imyaka yo kwinjira mu mitwe ya politiki cyangwa ngo abe ari umunyamuryango w’Ishema Party.

Kugenda kuri Padiri Thomas byari ngombwa kubera impamvu nababwiye haruguru, mu gushaka ibyangombwa arimo gutera icyumvirizo FPR n’inzego zayo z’ambasade, abo bakozi ba FPR bakoze amakosa yatumye Padiri Nahimana abarunguruka bituma ashobora gupanga gahunda ye neza. Aya makosa ni aya:

-Kumubuza gutora mu gihe cy’ikinamico cyo gutekinika itegeko nshinga cyabaye mu Kuboza 2015: Banze ko atora bamubwira ko atari ku rutonde rw’abagomba gutora, ababajije kumwereka aho urwo rutonde ruri bamubwira ko barufite mu mutwe!!! Iyo bamureka ijwi rye rya OYA bakarica nk’uko basanzwe babigenza bagashyiramo YEGO byari kubatwara iki? Umuhungu wo kuri Nzahaha (iwabo wa Padiri) aba yabateye imboni atangira kubona ko FPR itamushaka rwose byaba mu gihugu cyangwa muri gahunda zayo zindi zose.

-Agiye kwaka pasiporo aho kuyimuha ahubwo bagwa mu mutego wo kwigira abanyabwenge ngo barimo kumurindagiza, naho umwana w’umushi barimo kumufasha gupanga batabizi bagera n’aho bamubwira ngo pasiporo ngo azayisanga i Kigali.

-Abatse viza nabwo bigira nyoni nyinshi bashaka gukina imikino nk’iyo bakinnye Faustin Twagiramungu alias Rukokoma bibwira ko iminsi izamurangirana agatuza nka Rukokoma nabwo Padiri Thomas abereka ko mubyo bigisha abapadiri burya no kwihangana bibamo arabihorera ahubwo abaka pasiporo ye y’infaransa mu cyayenge arasimbuka yigira mu banyakenya abakubise igiswayire baba bamukomye viza ya East Africa ishobora no kwinjira mu Rwanda.

Ari bagenzi be bo muri opposition ari ab’i Kigali bati Thomas arabeshya ntabwo azajya i Kigali ntabwo yabitinyuka, bagiye kubona babona arimo gusezera, bahumbije gato babona atangiye guhamagara abanyamakuru ababwira ko nta kabuza ataha mu rwa Gasabo! Sibwo bahiye ubwoba i Kigali batangira gutekinikana ubuswa ngo baratera ubwoba Padiri Nahimana. Ngabo ba Tom Ndahiro, ngizo za IBUKA, ibinyamakuru biri mu kwaha kwa Leta sinakubwira, abasenyeri ba Kiliziya nabo baba bahindutse nka Petero yihakana Yezu bavuga ko uwo mupadiri batamuzi,  Budome mwene Nduhungirehe nawe si ukuyicuranga ayica umurya ku mbuga nkoranyambaga kugeza n’aho bamwise imbeba (RAT= Rwandan Ambassador on Twitter).

Kugeza ku munota wa nyuma Leta y’i Kigali ntabwo yari izi ko Thomas azagenda ahubwo bibwiraga ko ari igipindi ko ku munota wa nyuma azahimba impamvu ituma atagenda.

Padiri Thomas nawe yari yiteguye gukina umukino we. Ishapure ye hafi, amatelefone y’abanyamakuru ku mufuka, ndetse n’abandi bantu bose bashobora kumukorera ubuvugizi Chaste Gahunde yiteguye kuboherereza amatangazo.

Umukino watangiriye ku kibuga cy’indege i Paris mu Bufaransa amafoto aba arafashwe, Abateruzi b’ibibindi cyangwa abakombambehe (mubite uko mushaka amazina ntabuze) nka ba Nduhungirehe na Ndengera bati OYA ntibishoboka Padiri arimo kwifotoza, intore nazo ziti buriya ubwo ari abahutu nabo buriya bafite abamaneko mu Ishema party buriya barabizi ko ntaho ajya arimo kwifotoza yarangiza akajya kwinywera umuvinyo yirebera wa munara w’ibyuma w’i Paris.

Bidatinze i Kigali baba bakubiswe n’inkuba sinzi uwabahaye amakuru ko umwana w’umushi akandagije ikirenge i Nairobi! Sibwo ubwoba bubatashye amatelefone aracicikana abakabya bavuga ko hari abajenerali bahamagaye babaza Batallions zibateye uko zingana n’imbunda zifite uko zimeze. I Kigali bati Adui tugomba kumuhagarika atarinjira mu gihugu naho ubundi byaba bibi, batera Kenya Airways urusinga by’inkubagahu bari umugabo wambaye amataratara ntiyinjire muri iyo ndege iza hano. Padiri Thomas aho yari yabunzaga imitima yibaza uko ari bubigenze nibamureka akajya mu ndege ijya i Kigali, yibukaga ibyabereye za Rwesero, Gakurazo n’ahandi, yakwibuka ba Victoire Ingabire, Déo Mushaidi, Dr Niyitegeka, Icyitonderwa n’abandi aho bari ibikoba bikamukuka. Sibwo inkuru nziza se yayisanze imbere bamubwiye ko atemerewe kujya mu ndege! Nk’umuntu wese w’umunyarwanda wujuje amategeko aba yifashe mapfubyi yigira nk’uwapfushije, none se yari gusobanurira Nadine wari uhetse uruhinja rw’amezi 7 ko aje gukina ikinamico i Nairobi? OYA!

Ibyakurikiyeho murabizi, Thomas Nahimana aba atuye FPR mu mushibuka gutyo, ari amahanga ari abanyarwanda bashidikanyaga byaba kuri Padiri cyangwa bibwiraga ko i Rwanda imiryango ifunguye babona ko imiryango idadiye kuri bamwe.

Padiri Thomas Nawe arabahima hagati y’ibigairo n’abanyamakuru ku maradiyo atandukanye akajya acishamo akirambika mu ntebe bakamufotora! Kigali nayo n’ubwenge bwinshi nk’ubwa Joriji Baneti  iti Nadine n’umwana na Vénant bo baze nta kibazo, abandi nabo bati turi abataripfana ntabwo turi abadahambana ntabwo dusiga mugenzi wacu!

Nguko uko Thomas Nahimana yateye icy’umutwe Leta y’i Kigali akayereka ko batiganye mu isominari. Ubu se hari uzongera kuvuga ngo mu Rwanda amarembo arafunguye? Yego wenda arafunguye ku bazemera gushyira ubwenge mu gifu bagakorana n’agatsiko k’amabandi yitwaje intwaro!

Bishimangiye ko kwinjira mu Rwanda uri muzima bigoye kurusha kwinjiramo uri umurambo cyangwa umugogo biterwa n’uwo uriwe, mwibuke isibaniro ririmo kubera ku mugogo wa KIgeli V Ndahindurwa.

Leta y’u Rwanda yatinye iki?

Leta y’u Rwanda mu by’ukuri ihangayikishijwe n’ikinamico kizakinwa mu 2017 n’ubwo hari inkuru zivuga ko abaturage bose barangije kubatorera ndetse n’ibarura ry’amajwi ryarangiye hasigaye kuzajya kwikirigita bagaseka ngo ni ukwiyamamaza bigasozwa no kwikinisha (mastrubation) ngo barimo gutora.

Leta y’u Rwanda yahaye amahanga isura y’u Rwanda irangwa n’umutekano usesuye, imihanda ikubuye, imiturirwa izamuka nk’ibihumyo n’umuperezida w’umuhanga cyane wahagaritse Genocide ubu akaba agiye gutuma u Rwanda rusiga na Singapore mu minsi yavuba.

Rero Leta y’u Rwanda nta nduru ikeneye y’imanza zirimo abapadiri ngo bashaka kwiyamamaza kuba ba Perezida kandi abanyarwanda bose ngo bashaka Intore izirusha intambwe (iyo urushije abandi intambwe uba wasobanije) kugeza byibura mu 2034 kandi abo bapadiri bashaka kugarura Genocide no gusenya ariya mazu no kubuza abakuburaga iriya mihanda (ntibahembwe) kuyikubura!

Mu nyandiko twabonye abantu bagenda bikoreye ngo basaba ko itegekonshinga rihinduka ngo abazanditse cyangwa bazandikiwe barenga 4.000.000, abarwanije ko itegeko nshinga rihinduka rikadodwa nk’ikoti rikwiriye Kagame wenyine ngo ntibarenga 10! Murumva rero ko Leta itari ikeneye ko abo 10 biyongera bakaba 14 nako 13 kuko Kejo Skyler ntabwo yari yageza ku myaka yo gutora.

Namwe nimwibaze induru urubanza rwa Victoire Ingabire rwateye, mwibuke icyuya rwabijije abacurabwenge ba FPR batekinika, bapanga bapangura, bigisha abatangabuhamya, ndetse n’ubu rurageretse iyo za Burayi mu muryango w’ibihugu by’i Burayi, tutibagiwe ko urwanda rwaseze mu rukiko rw’Afrika kubera iki kibazo, ntabwo byari byoroshye rero.

Ibaze nawe rero bahaye urubuga Padiri Nahimana ngo yisobanure mu rukiko agashya yabakorera! Bamukatira imyaka bashaka kuko ntawe uburana n’umuhamba ariko yasiga ababwiye akari imurore imbere ya za Camera na Micro za ba Rugigana dore ko urubanza rwe bitaborohera kurushyira mu muhezo nk’urwa ba Rusagara na Byabagamba dore ko rwasize rwambitse ubusa FPR ubu ikaba isigaye yambaye akabindo gusa!

Muri make FPR ntabwo ishaka umuntu uyivangira ngo yibutse ko Kagame agiye gufata manda 3 wongeyeho n’iyitiriwe Pasteur Bizimungu. Irashaka kwerekana ko igihugu gituje kirimo gutera imbere abanyarwanda bose bishimiye Perezida Kagame ndetse banamufitiye icyizere n’ubwo baba baburaye kubera Nzaramba cyangwa barimo gupfa kubera inzara nk’aba za Kayonza.

Ibi byose Padiri Nahimana yabibonye rugikubita igihe bamwimaga Pasiporo, bamwimaga visa n’igihe bari batangiye kumukanga ngo baramufunga. Yahise abona ko bazamubuza kwinjira noneho nawe akaza umurego mu gutanga abagabo no gutuma Leta y’u Rwanda yivuruguta mu bisogororo ngo irimo kumubuza kwinjira mu Rwanda naho Padiri nawe ntabyo ashaka ndetse nta n’ibyo agamije.

Umwanzuro

Uko bigaragara urugendo rwa Padiri Nahimana i Rwanda, n’ubwo atagezeyo rugiye gusiga abaye icyamamare muri opposition hagowe uziha kumuvuguruza cyangwa gukemanga ibyamubayeho.

Uwagerageje ni Boniface Twagirimana. Nawe ariko ni uko ari mu Rwanda nawe atorohewe na Rupiyefu, naho iyo aba mu mahanga ntaho bari kuzongera kumuha umukono cyangwa guha agaciro icyo avuga.

Padiri Nahimana nawe yinjiye mu mateka abaye ikimenyetso gifatika cy’uko FPR mu by’ukuri idashaka ko abanyarwanda batahuka cyane cyane abatiteguye kuruca bakarumira. Raporo z’amahanga, n’imiryango mpuzamahanga zizajya zimugarukaho kenshi zitanga ingero z’ukuntu mu Rwanda atari nyabagendwa ndetse urubuga rwa politiki rudadiye uretse ku bateruzi b’ibindi cyangwa abakombambehe. Umunyamashyaka wese uzajya ujya gusaba ubufasha muri ba Rugigana bakamubwira ngo nabanze ajye mu Rwanda azajya yerekana Padiri Nahimana nk’ikimenyetso nadakora amakosa atuma icyubahiro akuye i Nairobi kiyoyoka!

Mu gusoza twavuga ko Padiri Nahimana yungukiye cyane muri iki kibazo byaba mu cyubahiro cya politiki ndetse n’umubare w’abayoboke b’ishyaka rye ushobora kuzamuka niyitwara neza iki gikorwa agashobora kugicunga neza akakibyaza inyungu.

Kuri opposition ni indi turufu ya politiki ibonetse kuko uretse kwerekana ko hari abicwa, abafungwa hiyongereho noneho n’ababuzwa kwinjira mu gihugu cyabo.

Viateur Bicukundi

Nairobi

 

*Ibitekerezo bikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’uwanditse iyi nyandiko rero ntabwo bisobanuye ko ari umurongo w’imitekerereze wa The Rwandan muri iki kibazo

 


 

Kagame Christmas Rap Song

Mu Rwanda habaye haba amatora nyayo FPR ntiyari gutegeka na manda imwe kuko abanyarwanda bayanga urunuka.

$
0
0

MBESE TWABA TUGANAHE?

Ibi ndabyibaza nyuma y’inkuru nyinshi maze iminsi nsoma nyuma y’uko inkotanyi zeretse padiri Nahimana Thomas umurongo ntarengwa.

Byarantangaje mbonye benshi batinya kubona hari uwavugako haba harabonetsemo amakosa, bikantera kwibaza mbese niba tutemera kunengwa aho tuzikosora?

Mu by’ukuri njye mbona urugendo rwa Thomas Nahimana na bagenzi be rwaragize umusaruro urenze uwo rwari kugira iyo akigera i Kigali, kuko kwinjira mu matora n’inkotanyi byo ni inkinamico ariko kuriya kubuzwa kwinjira byakwiye gufungura amaso ya bamwe babona ko bishoboka kuganira na FPR hanyuma igakosora imitegekere yayo y’igitugu.

Hari inkuru Boniface Twagirimana yanditse aha impanuro mugenzi we numva benshi barahagurutse ngo yakoze ishyano. Mbese ibyo yavuze si ukuri? Niba se dufite icyo turwanira kimwe kuki habura umwanya wo kwegera bagenzi bawe muhuje umugambi ngo mujye inama?

Ese byari bikenewe ko padiri Thomas Nahimana yandikira President Kagame ngo ahe urugendo rwabo umugisha? Igisubizo cyannjye ni “oya”nkaba nemeranywa na Boniface Twagirimana ko uwo mwanya yari kuwukoresha aganira na bagenzi be bahuriye muri opposition bakajya inama.

Ndashaka kwibariza abatazi ikipe bakina nayo bibeshya ko wakinjira mu matora na FPR, mukeka ko mu Rwanda haba amatora? Aramutse ahaba FPR ntiyari gutegeka na manda imwe kuko abanyarwanda bayanga urunuka.

Mbese kwinjira mu matora bagafata impapuro bagategeka abaturage uwo batora ubyanze bakarimeneramo barangiza bagatangaza ko wabonye 0,005% kandi wemeje isi yose ko habaye amatora si ikinegu kuri opposition?

Ni byiza ko twese twatahiriza umugozi umwe bitabaye ibyo tuzahora tuvuga ariko ntacyo tuzahindura.

Théophile Ntirutwa


Ntitwasuzuguye andi mashyaka ahubwo niyo yanze kudufasha

$
0
0

Reka ngerageze kubakiza ndabona impaka nyinshi zikomeje guteza urujijo mu bantu.

Igihe ducumbika gahunda yo kujya mu Rwanda mu kwa 1 k’uyu mwaka wa 2016 twasobanuriye abanyarwanda ko twasanze hari intambwe tutari twagateye. Imwe muri izo ntambwe ni ukuganira n’andi mashyaka tukayagezaho umushinga wacu, tukayasaba ibitekerezo, inama, ndetse no kudushyigikira.

Igihe cyarageze amashyaka yose yose uko yakabaye turayandikira. Bamwe baradusubije, abandi bavuga ngo bashaka ko Padiri azabahamagara kuri telefone, arabikora, abandi baratwihorera ntibanasubiza.

Igihe cyo guhura kigeze umukuru w’ishyaka waje ni umwe gusa. Ariwe bwana Jean Munyampeta wafashe n’ijambo aratubwira ati: bavandimwe rero, twebwe ntidushoboye kubaherekeza ku rugamba mugiyemo ati icyakora nimugerayo ntimuzaburara cyangwa ngo muhure n’ingorane ishyaka PDP-Imanzi ngo rinanirwe kuhaba. Avuga yeruye ko we n’ishyaka abereye umuyobozi bazadushyigikira uko bazashobora kandi yatugiriye n’inama twamushimiye kuba yaraduhaye.

FDU Inkingi hari umuntu watumbwiye ko yari yaje mw’izina ryayo ariko nta gitekerezo yatanze, nta nama yaduhaye ngo tuyisuzugure!

Mbere yaho twahamagariye amashyaka kwitabira icyo twari twise ressemblement anti-troisième mandat ya Kagame. Yari igamije kwigira hamwe ikintu twakora ngo tubuze Kagame gukoresha ku ngufu abaturage referendum. Icyo ntabwo kitabiriwe.

Maze rero. Turambiwe abantu bakomeje gushinja Ishema party kwanga kuganira n’andi mashyaka kuko siko bimeze nabo barabizi.

Si ukwiregura nagirango nkureho urujijo hato abataripfana batabona twicecekeye bakagirango ibyo batuganiraho nibyo koko!

Murakoze

Yvonne Uwase

USA: Intabaza ku banyarwanda mu ntara ya Maine bakomeje kunyerezwa

$
0
0

Amakuru afitiwe gihamya atugeraho , arahamya ko Umusore wutwa Evariste Munyensanga  wari amaze amazi atanu gusa agenze muri Leta zunze ubumwe z’America mu ntara ya Maine yaburiwe irengero.

Ubu amakuru atagwa n’inzego za police aremeza ko Evariste, ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda, akomeje kuburirwa irengero kuva kuwa gatanu taliki ya 18 ugushyingo 2016 ahagana isaa cyenda (3 pm) z’amanywa. Abazi uyu musore bemeza ko arumusore w’inyangamugayo ariko bakavugako nta byinshi bari bamuziho kubera ko atari amaze igihe kinini.

Mu minsi yo kuburirwa irengero kwe biravugwa ko yari atuye mu gace kitwa Munjoyhill mu mugi wa Portland, bikaba byemezwa uwo babanaga ko mbere y’uko Evariste aburirwa irengero hari umunyarwanda (tutashatse kuvuga izina ) waba warumutwaye mu modoka amuhaye lift (ride); bikaba binemezwa ko uwo wamuhaye ride ariwe wamubonye bwa nyuma.

Si ubwa mbere abanyanyarwanda baburirwa irengero kuko muri Nyakanga 2016, uwigeze kuyobora ishyirahamwe ry’abanyarwanda muri Maine (Rwandan community Association of Maine) witwa Nzisabira Tharcisse, yasanzwe mu nzu iwe yavuyemo umwuka mu buryo budasobanutse bikaba byemezwa neza ko urupfu rwe rwaba rufitanye isano na community y’abanyarwanda yigeze kuyoboraga.

Aha twabibutsa ko ubusanzwe abanyarwanda bo muri Maine bagiye bagirana amakimbirane ashingiye kuri iryo shyirahamwe ry’abanyarwanda aho byemezwa ko na komite iyoboye abanyarwanda muri iki gihe igenda ikoresha amanama abantu ntiyitabirwe kubera urwikekwe rushingiye kukuba iryo shyirahamwe ryarahindutse nk’ishyaka rya politike kandi intego yaryo yibanze ari ugufasha no guhuza abanyarwanda baba mu mahanga by’umwihariko mu ntara ya Maine.

Birahwihwiswako US immigration office irigukora iperereza mw’ibanga ry’abantu basabye ubuhunzi ariko bakaba bitabira amanama yiyo association yahindutse nk’ishyaka rikorera hanze kandi yakagombye kuba association ihuza abanyarwanda bose , ikibazo kikavuka bitewe nuko bimaze kugaragarira buri wese ko iyi association ifite intego ya politike. Ikindi nuko hari ikipe y’umupira ikinira muri forest park isigaye ikoreshwa na bamwe bakohereza amafoto mu Rwanda bafotoye abasore bayikinamo bagasaba inkunga babeshya ko bafite ibikorwa bya politike bari gukorera Leta y’u Rwanda, abakinnyi biyo kipe rero nabo bararye barimenge kuko sekibi yamaze kubinjirana kandi baba bararengana kuko bagiraga umurava n’urukundo none byagiye biyoyoka buhoro buhoro.

Amakuru atugeraho araburira abanyarwanda kwitonda no gushishoza kuko ishyamba atari ryeru kubijyanye n’amarozi arikugenda akwirakwizwa muri Amerika m’uduce tubamo abanyarwanda agamijwe kuzajya ashyirwa mu binyobwa. Impamvu Maine hahora induru nkizo zikaba zaramaze no kugera mu nsengero zaho nabiyita abamaneko bakaba basigaye birirwa bakora politike mu nsengero nuko Maine ariyo ntara yakira abanyarwanda benshi bagigera muri America, ngayo nguko.

Uwagira andi makuru amenya yadufasha akayahereza ibinyamakuru.

Innocente Muka-mudage
True revolution

IMYIGARAGAMBYO Y’ISHYAKA ISHEMA IMBERE Y’AMBASADE Y’U RWANDA I BURUSELI

$
0
0

ITANGAZO: RENDEZ-VOUS i Buruseli, taliki ya 29/11/2016

Banyarwandakazi,
Banyarwanda,
Nshuti z’u Rwanda,

Mu gihe hagitegurwa ITANGAZO nyamukuru risobanura INGAMBA NSHYA zizadufasha gusohoza intego Ishyaka ISHEMA ry’u RWANDA ryihaye yo kujya gukorera politiki mu Rwanda hagamijwe kugeza abenegihugu ku mpinduka zikomeye kandi nziza,

Nyuma y’ubugwari bukabije ubutegetsi bwa FPF Inkotanyi bwagaragaje mu kutubuza kwinjira mu gihugu cyacu tariki ya 23/11/2016, Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda rifatanyije n’itsinda risanzwe ritegura Sit-In rirashishikariza Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ko kuza mu myigagarambyo izatangirira ahasanzwe habera sit-in imbere y’Ambassade y’u Rwanda kuri uyu wa kabiri tariki ya 29/11/2016 guhera saa saba (13h) kugeza saa cyenda (15h).

Nyuma y’iyo myigarambyo, ku mugoroba guhera saa kumi n’ebyiri n’igice (18h30), tuzahurira ahitwa mu Gisaza, ( 25, rue Marcq, 1000 Bruxelles) kugira ngo twungurane ibitekerezo ku nzira zikwiye zo guharanira uburenganzira bwacu bwo gutaha mu Urwatubyaye BIDATINZE. By’umwihariko hatumiwe abayobozi bose b’amashyaka ya politiki hamwe n’abayobozi b’amashyirahamwe ya sosiyete sivile babyifuza.

Iyo nama izaba kandi umwanya wo kubagezaho amakuru yose ku rugendo rwa Padiri Thomas NAHIMANA n’Abataripfana bagenzi be kandi tubijeje ko Padiri ubwe azaba ahari kugira ngo atange amakuru y’imvaho.

Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda rikomeje gushimira byimazeyo urukundo n’ubufasha Abanyarwanda benshi bakomeje kutugaragariza.

Nta wundi ubitubereyemo,
Twese hamwe tuzatsinda.

Bikorewe i Paris, taliki ya 27/11/2016

Chaste Gahunde,
Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe itangazamakuru
Ishema ry’u Rwanda.

Email:chaste.gahunde@gmail.com

ISANGANO FPP ntabwo izitabira sit-in izabera i Bruxelles tariki 29/11/2016

$
0
0

Banyarwanda banyarwandakazi,

Bavandimwe mwibumbiye mu Ishema,

Twabonye ubutumire muri sit-in izabera i Bruxelles tariki 29/11/2016 mwagejeje ku banyarwanda b’ingeri zitadukanye cyane cyane abayobozi b’amashyirahamwe n’imiryango ikora n’idakora politiki iri mu

buhungiro.

Turabashimira ku bw‘icyo igitekerezo mwagize, ariko ku bw’impamvu zitandukanye ntabwo abayobozi bacu bazabasha kwitabira ubwo butumire.

Twifuzaga kandi kugira icyo tuvuga k’urugendo rw’ubwitange Umuyobozi w’ishyaka ISHEMA Bwana Nahimana Thomas na bagenzi be barimo n’uruhinja ruziranenge baherutse gukora.

Turashima kwigomwa kwinshi kwabaye kubakoze urugendo n’ababateye inkunga

Birababaje kuba mwarasanze ikigwari cyarabujije abasare bose kubambutsa mugahera ku nkombe z’uruzi. Birababaje, ariko ntibibace intege!

Nyine ntawabatera ibuye ngo avuge ko urugendo mwaruteguranye ubuswa cyangwa ukwiyemeza kudashyitse. Rwose ntako mutagize kuko kami ka muntu ni mu mutima we!

Ariko nk’uko namwe mubizi hari Abanyarwanda batari bake basabye Kagame inzira y‘amahoro, ariko akomeza kuvunira ibiti mu matwi: Faustin TWAGIRAMUNGU yaragerageje mu 2003, Victoire INGABIRE na bagenzi mu 2010 bagiye mu Rwanda kwandikisha ishyaka ryabo, basaba amahoro, no guhatanira umwanya wa Perezida, aho kubaha ayo mahoro batabwa mu gihome kugeza magingo aya, Me Bernard NTAGANDA mu 2010 nawe yaragerageje biranga atabwa mu gihome, Kizito MIHIGO yasabye ayo mahoro akoresheje inganzo ye atabwa mu gihome, Kigeli V NDAHINDURWA wigeze kuba Umwami w’u Rwanda yasabye ayo mahoro mu nzira z’amahoro asaba ko u Rwanda rwakingura amarembo agatahukana n’impunzi zose  none aherutse kwitahukira iwabo wa twese ayo mahoro atayabonye.! Hari n’abandi benshi bagisaba ayo mahoro.

Imyaka 26 irashize guhera mu Kwakira 1990 kugeza magingo aya, Kagame amaze kwica Abanyarwanda bangahe?  Kandi n’ubu aracyakomeje kwica. Ibi birazwi kandi ntawabisubiramo!

Abanyarwanda mu moko yose Gahutu, Gatwa na Gatutsi baramburwa uburenganzira bwo kubaho, bagateshwa icyubahiro n’agaciro ka muntu ku buryo budasubirwaho. Ibyo ntakubisubiraho kuko ntawe utabizi.

Muri iyi myaka yose ishize FPR-Inkotanyi itegeka u Rwanda abanyarwanda utarabaye impunzi hanze y’uRwanda cyangwa ngo ashyirwe mu gihome, yahinduwe imfungwa y’imbere mu gihugu, yabaye umucakara w’agatsiko cyangwa imbohe itegereje gusogotwa igihe icyo ari cyo cyose. Ibyo ntawe utabibona.

Kagame yirirwa yigamba kurasa abantu ku karubanda, abenshi mu bana b’u Rwanda baguye mu munyururu, abandi barahohoterwa, bararogwa,  cyangwa batabwa ku ka ndoyi bakajugunywa mu nzuzi, abandi bambuwe imitungo bavunikiye barakubitwa kurinda gupfa, cyangwa bakarandurirwa imyaka yakabatunze kugira ngo bicwe na ‘nzaramba’ imaze kuyogoza igihugu cyose.

Banyarwanda banyarwandakazi, dukore iki ko tugeze ku rukuta?

AMAHORO NTASABWA AHUBWO AMAHORO ARARWANIRIRWA: uriya mwaka  wa 2017 uhatse byinshi kandi kugirango impinduka ishoboke byanze bikunze ibitambo bizabaho haba muri politiki haba mu gisirikare.

Niyo mpamvu nko mu rwego rwa politiki twe mu ISANGANO FPP dushyigikiye uwo ariwe wese wagerageza kotsa igitutu cya politiki ubutegetsi bwa FPR bugakingura imiryango y’urubuga rwa politiki. Biryo rero umwe mu migambi y’ishyaka ISHEMA wo kujya kwandikisha ishyaka mu gihugu baramutse babigezeho ntako byaba bisa kandi nyine bakaniyemeza ko nibagera mu gihugu bazakomeza kavuga nk’uko babikora ubu mu buhungiro. Kuri iyo ngingo turi kumwe.

Gusa umuryango ISANGANO FPP kuva kera wanenze igitecyerezo cya Nahimana n’ishyaka rye ISHEMA cyo kujya kwiyamamazanya na Kagame mu mwanya wa Perezida mu 2017. Nkuko twabisobanuye kenshi hari benshi babigerageje biranga kandi ishyaka Ishema nta gishyashya rigaragaza ko amatora ya 2017 azaba mu mucyo n’ubwisanzure.  Twe  ISANGANO FPP tubona ko umwanya wa Perezida ataricyo kintu kihutirwa.  Ikingenzi ni ukubohora abenegihugu batsikamiwe hanyuma hagakorwa amatora mu bwisanzure.

Banyarwanda Banyarwandakazi Gahutu Gatutsi na Gatwa  dukore iki ko itabaro rigeze?

Nta kindi twakora uretse kugira icyo dukora! Ibi ntitugomba kubitekerezaho kabiri, kuko abavandimwe bacu bagiye gushira kandi umuvuno usigaye akaba ari umwe rukumbi. Urukundo dukunda u Rwanda  n’abanyarwanda nirutuyobore maze buri wese yihine mu mfuruka yegetsemo umutana we. Buri wese muri twe ni Ingabo kandi urugamba si ukumasha gusa!

Kapiteni na Kaporari ku rugamba baritanga, ariko bakeneye ubatera ingabo mu bitugu : wowe mu curuzi imyambi yawe ihora ku mufuka urabizi, wowe wize ukaminuza ukaba uri umuganga, umunyamategeko, cyangwa inzobere kuri murandasi umuganda wawe urakenewe. Wowe muhinzi mworozi, mwarimu mu mashuri, munyeshuri muri kaminuza cyangwa ayisumbuye fata umutana wawe tujye gutabara u Rwatubyaye!

Banyarwanda bavandimwe, byumwihariko bayoboke bo mu ISHEMA iriya  sit-in yanyu mushaka gukora i Bruxelles tariki 29/11/2016 niba ari iyo kugamburuza abayobozi b’u Rwanda ngo basinyire Nahimana ibipapuro by’inzira byerekeza politiki mu Rwatubyaye hatagamijwe kureba umwanya umwe wa perezida gusa, aho turi kumwe  namwe  kuko mu ISANGANO FPP dushyigikiye umugambi wo kotsa igitutu Kagame n’agatsiko no gufunguza urwo rubuga mu buryo bwa Politiki. Ariko  niba mu ISHEMA mukomeje kwirebera umwanya umwe w’ibyubahiro wa Perezida muzabage mwifashe.

Nimwibuke ko  Kagame yigeze kudushinyagurira atwigambaho atubaza uburyo tuzamukuraho. Igihe kigeze ngo dushyire hamwe tubwire Kagame na FPR-Inkotanyi ko tutagishoboye kwihanganira amabi bakora na gato kandi ko byange bikunde tugomba kwirwanaho.

Muri rwo rwego umuryango  mugari  ISANGANO-FPP uraguhamagarira buri munyarwanda wese kw’isi hose n’incuti z’u Rwanda kuwushyigikira no kwifatanya nawo kwambarira urugamba rwo gutabara no kurengera Abanyarwanda bose.

Harakabaho  u Rwanda n’Abanyarwanda.

Murakoze, murakarama.

Bikorewe mu Budagi tariki ya 25 Ugushyingo 2016

Jean Marie V. Minani

Umuyobozi Mukuru w’ISANGANO FPP

ISHYAKA RDI RIRAGAYA KANDI RIKAMAGANA INGESO MBI YA FPR-KAGAME YO KWAMBURA ABANYARWANDA UBURENGANZIRA BWO GUKORA POLITIKI MU GIHUGU CYABO.

$
0
0

Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza riragaya cyane kandi riramagana byimazeyo icyemezo giteye isoni cya leta ya Kigali cyo kwangira intumwa z’ishyaka Ishema kugera mu Rwanda ku italiki ya 23/11/2016 nk’uko abayobozi b’iryo shyaka babiteganyaga.

Koko rero, ni agahomamunwa kubona Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka Ishema, Padiri Thomas Nahimana, n’abandi bayobozi babiri harimo Madame Claire Nadine Kasinge wari uhetse uruhinja rw’amezi 7, barahejejwe ku kibuga cy’indege i Naïrobi muri Kenya, bakabuzwa kwinjira mu ndege yagombaga kubajyana i Kigali. Nk’uko babisobanuriwe n’ubuyobozi bwa kompanyi y’indege ya «Kenya Airways», ngo Ubutegetsi bw’u Rwanda bwari bwihanangirije iyo kompagni ko itagomba kwemerera Padiri Nahimana n’abo bari kumwe, kwinjira mu ndege yari yerekeje i Kigali.

Ishyaka RDI rikaba riboneyeho umwanya wo gushimira ishyaka Ishema n’abayobozi baryo igikorwa cya kigabo bagaragaje biyemeza kujya mu Rwanda, bagamije gupiganwa mu matora ateganyijwe mu minsi iri imbere, cyane cyane itora rya Perezida wa repubulika ryo mu mwaka w’2017. Kuba intumwa z’ishyaka Ishema zarangiwe gukandagira ku butaka bw’igihugu cyazo bikozwe n’abategetsi b’i Kigali, ni igikorwa giteye inkeke n’isoni, dore ko kibangamiye bikomeye uburenganzira bwo kwishyira ukuzina kwa muntu, kitaretse no guhonyora demokarasi Abanyarwanda banyotewe.

Iyo migirire mibisha ya FPR-Kagame, yongeye kwerekana bidasubirwaho intege nke z’ubutegetsi bw’i Kigali, n’ubwoba ubwo butegetsi buterwa n’uko FPR-Kagame idashobora gutsinda andi mashyaka mu marushanwa ya politiki yaba akozwe mu mucyo. Si ubwa mbere kandi FPR-Kagame yerekana ko itinya amatora nyayo, kuko ari yo mpamvu yatumye Madame Victoire Ingabire atabwa muri yombi, agafungwa ubwo yari aje mu Rwanda ashaka kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa repubulika mu matora yo mu mwaka w’2010. Gutinya abanyapolitiki bo muri opposition byongeye kugaragara mu mwaka w’2013, ubwo ubutegetsi bw’i Kigali bwimaga Perezida wa RDI-Rwanda Rwiza, pasiporo y’u Rwanda ndetse bakamwima na visa yo kwinjira mu gihugu, ku mpamvu zo kwandikisha ishyaka no gukorera politiki imbere mu gihugu, mu buryo butavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Ishyaka RDI riboneyeho umwanya wo kongera gushimagiza ubutwari Madame Victoire Ingabire akomeje kugaragaza, no kumushyigikira mu rugamba rwa politiki yiyemeje, dore ko ukwihangana kwe no gutsimbarara ku bitekerezo bye bikomeje gutitiza ubutegetsi bw’umunyagitugu Paul Kagame n’agatsiko kamugaragiye. Birakwiye kandi gukurira ingofero Madame Kasinge, kubw’ubutwari n’ukwigomwa bihambaye nawe yagaragaje, ubwo yiyemezaga kujya gukorera politiki mu Rwanda, kandi bizwi neza ko FPR ariyo yarimbuye umuryango we wose mu mwaka w’1994; nubwo Madame Kasinge afite ibyo bikomere, bigakubitiraho n’uko yonsa uruhinja rw’amezi 7, ntibyamubujije gufata icyemezo kiremereye cyo kujya mu Rwanda gukorerayo politiki itavuga rumwe na FPR, atitaye ku ngaruka yazahura nazo, nk’umunyepolitiki wese utari inkomamashyi ya FPR.

Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza rirashimagiza ubutwari bw’abayobozi b’ishyaka Ishema kandi rikamagana FPR-Kagame ikomeje kuniga demokarasi no kuvutsa Abanyarwanda uburenganzira bwabo. Mu kurangiza, ishyaka RDI risanga byaba byiza amashyaka arenga 20 akorera hanze y’u Rwanda, yakwiyemeza bidatinze kugirana imishyikirano igamije kugena uburyo nyabwo bwo guhuza imbaraga no kunononsora gahunda yo kujya gukorera politiki mu Rwanda, bigakorwa ku buryo abanyapolitiki bose batavuga rumwe na Kigali bagendera rimwe,nta kuba nyamwigendaho.

Nta gushidikanya ko abo banyepolitiki bahagurukiye rimwe kandi bahuje umugambi, byarushaho guhindisha imishyitsi umunyagitugu Paul Kagame, agacika ku ngeso ye mbi yo gusuzugura no gupinga abanyepolitiki b’Abanyarwanda batavuga rumwe nawe, dore ko noneho atatinda kubona ko yibeshya ; iyo aca imigani abatemera ubutegetsi bwe bw’igitugu nk’uko yabivugiye mu gihugu cy’Ububiligi ko «nta nzira bazanyuramo yaba iya demokarasi cyangwa iy’intambara» ; nyamara ubutegetsi bwe bukaba bwarahinze imishyitsi imbere y’amahanga, bumaze kumenya ko abanyarwanda 3 n’uruhinja rw’amezi 7 bageze i Naïrobi bashaka kujya mu Rwanda.

Bikorewe i Buruseli kuwa 28 Ugushyingo 2016
Faustin Twagiramungu
Prezida wa RDI-Rwanda Rwiza

Leta y’u Rwanda yari yasabye indege zose zigwa i Kigali kudatwara Padiri Nahimana!

$
0
0

Inkuru itangazwa n’ikinyamakuru The EastAfrican cyo muri Kenya iravuga ko abayobozi b’u Rwanda bashinzwe abinjira n’abasohoka (Rwandan Immigration Board)

bandikiye amakompanyi y’indege yose afite indege zigwa ku kibuga cy’indege Grégoire Kayibanda cy’i Kigali ko atagomba gutwara Padiri Thomas Nahimana.

Wanjiku Mugo, umukozi ushinzwe itumanaho muri Kenya Airways, yabwiye icyo kinyamakuru ko ari bo bahagaritse Padiri Thomas Nahimana kwinjira mu ndege yabo yajyaga i Kigali ku wa gatatu tariki ya 23 Ugushyingo 2016.

Uwo mukozi akomeza avuga ko babonye ubutumwa buturutse mu nzego zishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda ku wa kabiri tariki ya 22 Ugushyingo 2016, buvuga ko Padiri Thomas Nahimana atemerewe kwinjira mu Rwanda! Ngo Kenya Airways nta kindi yari gukora ngo ifashe Padiri Nahimana kuko iyo bamutwara mu ndege yabo Leta y’u Rwanda yari kubaca amande ndetse bakanasabwa gusubiza Padiri Nahimana aho bari bamuvanye i Nairobi.

Ikinyamakuru The EastAfrican cyagerageje kuvugana n’ibiro bihagarariye Kenya mu Bufaransa ariko abakozi b’ibyo biro birinze kugira icyo batangaza.

Kimwe n’abakozi bakora mu nzego z’abashinzwe aginjira n’abasohoka ndetse n’abakora ku kibuga cy’indege Jomo Kenyatta i Nairobi ntabwo bashoboye kuboneka ngo bagire icyo batangariza ikinyamakuru The EastAfrican.

Frank Steven Ruta

Email: therwandan@ymail.com

Henri Jean Claude Seyoboka yitabye urukiko rwa gisirikare

$
0
0

Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2016, mu rukiko rw’ibanze rwa gisirikare i Nyamirambo mu gitondo haburanishijwe urubanza rwa Sous-lieutenant Henri Jean Claude Seyoboka, wahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda mbere ya 1994 uherutse kwirukanwa na Canada.

Umwunganira ntabwo yashoboye kugaragara mu Rukiko, S/Lt Seyoboka yavuze ko nta kintu na kimwe ashobora kuvuga mu rukiko nta mwunganizi mu mategeko uhari.

Umunyamakuru wa Radio Ijwi ry’Amerika, Eric Bagiruwubusa yakurikiranye iyo nkuru:

 

 


 


Willy Nyamitwe, umujyanama mu biro by’umukuru w’u Burundi yarusimbutse

$
0
0

Amakuru agera kuri the Rwandan muri iri joro ryo ku wa mbere tariki 28 rishyira ku wa kabiri tariki 29 Ugushyingo 2016, aravuga ko umujyanama w’umukuru w’igihugu cy’u Burundi mu bijyanye n’itumanaho, Bwana Willy Nyamitwe yarusimbutse ubwo yagabwagwaho ageze hafi y’iwe i Bujumbura mu Kajaga n’abantu bitwaje intwaro.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo Bwana Willy Nyamitwe yajyanywe kwa muganga kuvurwa aho yakomeretse ku kubiko ariko umwe mu bamurindaga we ntabwo yagize ayo mahirwe kuko yahasize ubuzima undi agakomereka cyane.

Alain Aimée Nyamitwe, Ministre w'ububanyi n'amahanga w'u Burundi akaba n'umuvandimwe wa Willy Nyamitwe ari mu ba mbere batangaje amakuru y'iki gitero akoresheje twitter
Alain Aimée Nyamitwe, Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi akaba n’umuvandimwe wa Willy Nyamitwe ari mu ba mbere batangaje amakuru y’iki gitero akoresheje twitter

 

Radio Ijwi ry’Amerika yashoboye kubona amakuru arambuye:

 

 


 

 

 

 

Lubero: abaturage b’abahutu 30 barishwe

WIBAZE   NIBAZE YIBAZE TWESE TWIBAZE.

$
0
0

Ese intambara yatangiye ryari? Izarangira ryari? Izatsindwa na bande? Bazayitsindisha izihe ntwaro? Ibibazo igihugu cyacu gifite biratureba twese nubwo tutabibona kimwe twese.

Impamvu yo kutabibona kimwe twese ni uko ababitera batazi ko nabo bazabona ku ngaruka zabyo. N’ababirwanya ntibamenye intwaro zo kubitsemba; bityo ibibazo byo bigakomeza kwiyongera. Hari igihe mbona ko atari ibibazo dufite byo gushakirwa ibisubizo, ahubwo ari indwara turwaye tugomba gushakira umuti. Ese niba umuntu avuga ibinyoma akumva ari ukuri, ubwo ni ikibazo afite cg ni indwara arwaye? Umuti murangira ukaba ari ukuvugisha ukuri n’ubwo kwamururira kwamuvura. Ese niba umuntu yanga undi icyo ni ikibazo cg ni indwara yifitiye? Abacyemera ko iryinyo rihorerwa irindi ndabibutsa ko urwango rudasenya urundi ahubwo zirahura zikaba zimwe zirushaho kunuka.

  1. INTAMBARA YATANGIYE RYARI?

Abenshi numva bavugako yatangiye muri 1959 igakomeza muri 1963, 1967 no muri 1973. Iya karundura nanjye nabonye ikarangira mu 1994. Ariko sinayita karundura kuko iba yararunduye ibibazo none byariyongereye kandi nayo iracyakomeje. Abanyarwanda bemera ko amahoro azagaruka ni bake; keretse abita amahoro kurya no kunywa bagahaga abandi bashonje kandi wenda batanabarusha gukora, ahubwo babarusha uburyarya no kwiba. Hari abemeza ko intambara twayitewe n’abazungu baduteranije baduha amoko tutagiraga. Ibyo akenshi bivugwa n’abanyapolitike. Ariko umuturage wo hasi (niba ariwe ureba kure cg hafi simbizi), yibaza niba hari umuzungu yabonye yongorera umuturanyi we ngo azamuteme bikamuyobera. Umutegetsi byamurenga ati: “nzabyiga muri Guverinoma”. Umukecuru wo mu Bugesera ati: “ariko abahutu bose ni abicanyi kuko uwo twabashije kubaza yatubwiye ko umuhutu utarajyaga kwica abandi bamwicaga acuritse ku giti”. Umutegetsi akumirwa agapfa gusubiza ati: “dufite Leta y’ubumwe”. Ese icyo gisubizo kinyura uwo mukecuru? Ku bwanjye mbona ko intambara yatangiye umunsi ikibi kiyita izina, kigahuma abanyarwanda
hanyuma kikabayobora. Numvise ko abazungu baje bazanye ubutumwa bwiza (kandi ndabwemera). Ariko ngo byari nk’urwitwazo ngo babone uko badukoroniza. Ibyo byemezwa n’ababikurikiranira hafi. Ubwo muri make intego yari ugukoroniza, mbese ni nk’uko umuntu yajya kugusengerera akubwira ko agukunda ariko agambiriye kukwiba ayawe umaze gusinda cyangwa akakunigisha ishati yaguhaye.

Kuko ubutumwa bwiza ari ubw’ukuri ndanzura ho gato kuri abo
bantu: niba umuntu akwigishije imibare nabi wagera aho abandi bakora
ibizamini ugasanga formules baguhaye Atari zo ntuzavuge ko imibare ari
mibi; ntuzajye no gushaka mwarimu wakubeshye ngo wongere kumubaza, uzashake
uwigishije abo babyumva cg nabo bagusobanurire niba barabyumvise neza. Noneho
dukomeze n’imvano y’ikibi ni uko kiyise izina. Numvise ko umwami
RUDAHIGWA  yari atangiye kumva ubukristu (iyo uri umukristo atari ukubyitwa gusa
urahumuka), bamwe babwitwaje babonye agiye kubavumbura, batangira kumurangaza i Burayi ngo agire ngo niryo juru bamwigishaga. Kuko yari
yarangije guhumuka ntiyarebye uko babyina n’uko barisha ibyuma, ahubwo
yirebeye uko bakora n’uburyo ntawigira imana y’undi abona ko buri wese ashaka
icyazamura igihugu. Ndetse ngo yanahamenyeye uburyo igihugu kigira
ijambo muri O.N.U. Yaje yiyemeje kwigisha abaturage gukora no
gukundana; ndetse ngo yatangiye no kugabanya abaturage umutungo w’’igihugu ngo babeho ntaburyamirane, bakoresha amaboko n’ubwenge. Ba babwiriza
bati: “yavumbuye ko icyatuzanye atari ubutumwa bwiza”, bati: “yamenye ko rwa rukundo
tumubwira ntarwo tugira”
. Ubwo sinzi uko bamugenje kuko icyo kiganiro
ntakirangije nahise njya gusenga. Ariko rero baribeshye kuko bishe umuntu
ukuri kugasigara. Bari bataramenya ko ukuri ugushyira mu ziko aho inkwi zishiriye
kukavamo kukiri ukuri! (Imana ibibasobanurire).

Reka mbibutse akantu gato, ntawe ndi kurega ahubwo ndi gushaka
imvano y’ikibi, aho kiba n’imyenda cyambara nucyibona iwawe utakambire YESU
akubohore mu ngoyi zacyo aguhe n’imbaraga zo kukinesha. Ubwo ba
babwiriza babonye bavumbuwe bashaka ubundi buryo. Barababwira bati: “burya ntimuri abana b’Imana, ahubwo mukomoka ku nguge. Ntabwo muri abana b’u Rwanda ahubwo
ab’amazuru maremare ni abana b’abatutsi bakwiriye kuyobora no kumvirwa. Ab’amazuru magufi ni abana b’abahutu bakwiriye kumvira bagategekwa”.
Ibyo ntimwirirwe mubitekerezaho kuko ari amayobera y’uburyarya. Abasigaye ni abatwa
bo gutwara imitwaro. Uwo yabwirizaga ijambo ry’urufunguzo cg isomo rya
mbere. Ubwo hahagurutse padiri (pasiteri) avuga ivanjiri y’uwo munsi
aterura agira ati: “Ku byo umusomyi yavuze ndongeraho ko mwebwe rubanda
nyamwinshi mukwiriye gutegeka. Kugira ngo mubigereho ntimwibande ku bitekerezo
byubaka ahubwo mwibande ku bwinshi bwanyu no ku mihoro mufite kuko bariya
ba nyamuke mushobora kubamaraho mugatwara n’inka zabo; ariko nazo
ntimuzazorore kuko namwe mwasigara mukize ntimubone uko mudusabhiriza
ngo tubakoronize. N’imyaka yo mu mirima muyangize, dusigare tubaha
impumgure twereke abadutumye ko uburyarya bwacu bwageze ku ntego”
. Kandi koko utarebye mu kwizera wavuga ko byagezweho. Ariko rero baribeshye bibagirwa
umushishozi wavuze ngo: “ushobora kubeshya abantu bose igihe gito (twebwe
cyabaye kinini), ushobora kubeshya abantu bake igihe cyose, ariko
ntiwabeshya abantu bose igihe cyose”
(Abraham Lincoln). Ni uko ubwo butumwa bumaze gutangwa abanyarwanda bati: “amen (bibe bityo)!”.  Ababwiriza bati ivanjiri yacu yumviswe tubwire abigishwa bacu batahe bajye kuyishyira mu
bikorwa. N’abanyarwanda bati: “nimurekere aho twumvise, ahubwo tugiye gukoresha impano twahawe”. Burya koko ngo ntawe unanira umushuka ananira umuhana! Ariko se ko ndenganyije abanyarwanda, uwabahanaga ninde? Bari babwiwe ko
gutekereza ikibi n’ikiza ari amayobera y’uburyarya; bityo ntibiriwe babikora. Ubwo
babemerera ubwigenge ngo basuzume ko bigishije neza. Iryo jambo
ubwigenge bamwe barariririra, abandi bararibyinira. Nyamara uwafata amataratara
y’ukuri wasanga ryari ryanditse mu nyuguti nini
ngo: “UBWIGUNGE”. Abanyarwanda bamwe bagiye kwigunga inyuma y’igihugu -sinzi niba baribazaga igihe bazasubirira mu gihugu ngo bashyire mu bikorwa ivanjiri bari
barumvise. Abandi basigaye bigunze mu gihugu, bicuza icyatumye badashyira mu bikorwa
inyigisho nk’uko bazihawe. Kuri ubwo bwigunge bongeraho ubwihebe bwo
kwibaza niba abigishwa bagiye hanze batazagaruka gukoresha ingabire
bahawe (impano z’uburyarya n’ubugome).

Ibyabereye mu bwigunge nabyo birahambaye. Umushiha warakuze
noneho ku by’abahutu n’abatutsi hiyongeraho iby’abakiga n’abanyenduga. Ubwo
bababwiriza ba mbere bagaruka guhugura, bashyiraho n’ababasimbura ngo
badakekwa ko bagarutse gukandamiza. Ubwo bakabagenzura ngo batibeshya bakava
mu binyoma bakajya mu kuri! Bati: “kugira ngo mutere imbere mugomba kumenya
isi, imigabane (amashusho), ibihugu, imirwa mikuru n’abaprezida babiteje
imbere. Ariko ntimutekereze ku buryo bakoresheje mutavaho muzamura ibihugu byanyu. Ahubwo turababwira amahame ya Hitireli yifashishije kugira ngo asohoze
imigambi nk’iyo twabatoje”
. Abanyarwanda bati: “amen (bibe bityo)! Musanze twari
tugiye kugwa mu cyaha cyo kujijuka”
. Ababwiriza bati: “uburyarya bushimwe
bwarabafashe dushatse twabajyana i Burayi tukabubahuguriramo”
.Ubwo
ab’indobanure bazi gufata mu mutwe (ariko bakubahiriza itegeko ryo
kudatekereza) barabajyana. Kuko abazungu batekerezwaga nk’abavuye mu ijuru, umenya
abigishwa barangaga gutekereza ngo batamenya ibyo batekereza. Ni
agahomamunwa!!
Ubwo les évolués bageze iyo bitiranya n’ijuru babigisha mu
magambo(théorie): physique, chimie, indimi, umuco wabo,….ni uko kugira ngo nijoro
bataza kugwa mu gishuko cyo kurota ibyo bize bakabereka ama filmes
y’ababyina bambaye ubusa bananirwa bakajya kuryama bakarara barota ibyo aho
kurota uko chimie bize bayibyaza umuti munyabarasanya basize iwabo cg
uko physique bize ibyara amashanyarazi ku masumo basize iwabo.
Uwize iby’ubworozi wagira ngo bamwumvishaga ko inka yasize iwabo
zitatanga umusaruro nawe ntatekereze ko byaterwa n’inzoka cg kutitabwaho. Ubwo bakamushukisha ingweba yamenyereye ubukonje bw’i Burayi yaza
igapfa, kugira ngo adatekereza ko ari ubushyuhe itamenyereye bakamuha indi n’ibinini
byo kuyivura nabwo igapfa. Yasubira kubabaza, bati: “uyu muntu yazayoba
akamenya ukuri, tumubwire ajye gukina politike acengeze amahame twabasigiye batayibagirwa”
. Bakamuhugura ko kuyobora abantu ari ukubateranya bajya kuvumbura ko
ubabeshya ukavuga mu ndimi (igifaransa), nyuma bakagutinya bati: “nubwo
atubeshye    ariko ntacyo atubwiye n’igifaransa!”
. Ubwo amagambo bamara kuyafata
mu mutwe bakubahiriza rya tegeko ryo kudatekereza bakumvira ya nyigisho
yo kwitandukanya. Umuhanga mubya chimie (mu magambo) akayigisha abandi
bakamubonamo igihangange.

Mu bwigunge hahimbwe indirimbo isebye ibikorwa mu gihugu, igihe cyo
kuyiririmba udahagaze ngo ahamye ibinyoma agakubitwa. Uwubahirije igitambaro
yagera aho abantu batongana cg barwana aho kubaririza icyo bapfa
akareba amazuru, nyuma y’amazuru agaperereza uturere; umwanzuro ukaba kurengera
uwo azi aho kurenganura urengana. Ng’uko uko ikibi cyakomeje kwiyita
izina.

REKA MBAZE IBIBAZO BIKE KUGIRA NGO TUBONE GUKOMEZA:

  • Umuntu agira ubugome kubera ko ari umuhutu cg ari umututsi?
  • Umuntu aba umugome kubera ubwoko bwe?
  • Umukobwa ba indaya kubera ubwoko ubu n’ubu?
  • Mu ishuri umenya ubwenge, abiterwa n’indeshyo y’izuru rye?
  • Umuhinzi yeza ibijumba kubera ubwoko ubu n’ubu?
  • Uwokamwa n’ubunebwe abikura ku bwoko?
  • Ukwiza amagambo ateranya, iyo ngeso ayikura mu bwoko?

Dore bimwe mu byo abanyarwanda twibwira n’ibyo dukwiriye kuba
twibwira; kuko ibyo twibwira aribyo bituyobya cg bikatuyobora. Gutekereza
ntibikibujijwe, buri wese atekereze igice arimo n’icyo akwiriye kubamo:

  • Kanaka n’ubwo yitonda ariko ni umuhutu (umututsi);
  • Kanaka n’ubwo ari umuhutu (umututsi), ariko aritonda;
  • Kanaka n’ubwo ari umwicanyi ariko ni umuhutu (umututsi), ni papa, ni
    mukuru wanjye, …
  • Kanaka n’ubwo ari papa, mukuru wanjye, umuhutu (umututsi), ariko ni
    umwicanyi;
  • Kanaka n’ubwo abashyera abantu bagafungwa ariko yacitse ku icumu;
  • Kanaka n’ubwo yacitse ku icumu, ariko abeshyera abantu bagafungwa;
  • Uriya mukobwa n’ubwo ari indaya, ariko ni mwiza;
  • Uriya mukobwa n’ubwo ari mwiza, ariko ni indaya;

Abandi ntakwibagirwa ni abafite ikibazo cy’abantu bavuga ko
hariho akarengane aho kugira ikibazo kubarenganya.
Muri Yeremiya 8, 5-9 hagira hati “None se, ubu bwoko bw`I Yerusalemu kuki bwasubiye inyuma bukagendanirako, bagundira uburiganya, bakanga kugaruka? Nabateze amatwi numva batavuga ibikwiriye: nta n`umwe wihannye ibyaha bye, ngo avuge ati “Mbese ariko nakoze iki?” Umuntu wese aromboreza mu nzira ye, nk`uko ifarashi ivuduka ijya mu ntambara. Ni ukuri, igishondabagabo kigurukira mu kirere kimenya ibihe byacyo; n`intungura n`intashya n`umusambi byitondera ibihe byabyo byo kwimuka; ariko abantu banjye bo ntibazi amategeko y`Uwiteka. Mwavuga mute muti “Turi abanyabwenge, kandi amategeko y`Uwiteka ari hamwe natwe”? Ariko dore, ikaramu ibeshya y`abanditsi yayihinduye ibinyoma. Abanyabwenge baramwaye, barashobewe kandi barafashwe: dore, banze ijambo ry`Uwiteka; ubwenge bubarimo ni bwenge ki se?

MURI MAKE DORE IGIHE INTAMBARA YATANGIRIYE:

  • Igihe batubeshya tukemere, tukanga gutekereza tugira ngo baratureba mu
    bwonko;
  • Igihe umubyeyi abyara umwana akamuraga inzangano n’ibinyoma (mwana
    wanjye jya wirinda abantu bameze batya, basa batya, baturuka aha n’aha) nk’aho
    yamuraze umurava n’ubushishozi (mwana wanjye jy’ukorana n’abantu bafite
    umurava wirinde abafite inama mbi).
  • Igihe tugira ibintu tukabiha agaciro karuta ak’umuntu;
  • Igihe twisuzugura ko ntacyo twageraho tugatega umukiro kubadushakamo
    amaronko;
  • Igihe twitiranya ubwenge no kuvuga indimi zo hanze nkaho buri
    munyarwanda wese amenye Igifransa n’Icyongereza, akamenya n’abaperezida bose yajya abarondora ijoro ryose bugacya ibijumba byeze cg Nyabarongo
    ikihingamo amasaka;
  • Igihe umuntu bamwita uwaha n’aha cg abyiyita bikamutera isoni cg
    akiyumvamo igitangaza nk’aho imisozi ari yo irema abantu (ubwo aba yubahiriza
    itegeko ryo kudatekereza).
  • Igihe umuntu yiyumva hejuru y’abandi akumva bamukesha ubuzima; uvuga
    Icyongereza agahinyura uvuga Igifaransa, utabivuga byose azi gukora imodoka bakamwita injiji;
  • Igihe tureba isura y’umubiri aho kureba imigambi n’ibitekerezo ngo
    bibe ari byo byubaka;
  • Igihe mu ruhame tuvuga ibyubaka ku meza no ku buriri tukavuga ibisenya;
  • Igihe umuntu atumvira umutima umuhana cg inshuti nziza (n’ubwo hariho
    cyeya cg zashize simbizi). Urugero: ntongana n’inshuti aho gushaka abatwunga ngashaka
    abamfasha kuyanga;
  • Igihe twifurizanya gupfa nk’aho rutadutegereje twese. Upfiriye mu byiza asiga umurage mwiza isi igasigara ihumura. Upfiriye mu
    bibi asiga asibye isi. Akarusho ku muzima ni uguhitamo rimwe muri ayo
    Gusa ni uko abanduye ibibi batamenya ko hariho umuti (umuti
    w’ibibi ni ugushaka ibyiza) kandi n’abagifite urukundo ntibamenye ko ari
    intungabugingo ngo bikingize n’urushinge rwo kuvugisha ukuri.

MBESE INTAMBARA IZARANGIRA RYARI?

Hari abashinyagura ko yarangiye ngo igisigaye ni akabazo gato
k’abacengezi. Ese uwo baraye biciye umuntu nawe arumva ari akabazo gato? Ese
umucengezi afunguye icyumba cyo gutekereza ku bibi n’ibyiza ntiyasenya
inzu y’imigambi mibi (ku muntu ntibyumvikana ariko ku Mana byose
birashoboka). Hari nabafite uburyo bwo kuyirwanya bayongera. None se umuntu
ubona ko intambara yarangizwa no guceceka ibibazo nta gisubizo cg ari uko
umutegetsi avuze ngo dufite ubumwe atagaragaza isoko yabwo
n’ikibugaragaza ibyo byarangiza intanbara? Nonese igihe tuzitiranya ikosa n’isura cg ubwoko; igihe umuntu acyumva ko abacengezi bishe abantu akabyumva nk’aho ari ibitoki baciye mu rutoki (usibye ko byo bimubabaza); igihe umuntu afungirwa ubusa nk’aho abazi
ukuri bamurenganuye wenda ngo babizire (abakora ibibi babikorana umurava
n’ubutwari, abakora ibyiza bagakorana isoni n’ubwoba), ubwo intambara
izarangira ite?
Ese Guverinoma yacu, hari aho iteganya kurangura amagrenade
y’urukundo ngo tuzayatere abacengezi bitwa inzangano? Hari iduka muri Amerika
izadutumirizamo ukuri byibura inusu kuri buri munyarwanda hanyuma ngo
ibiryo by’amagambo twaryaga cg tukabigaburira abandi twabishiririje
n’ibinyoma tuzashyiremo ako karungo kitwa ukuri?

Ese hari aho izagurira buri wese urutaro rwo kugosora ibibi mu byiza
hanyuma ibibi tukabitwika ibyiza tukabihunika? Ubwo ku umuhindo twajya
kubitabira tukabibagara, ibyiza bikera ari byinshi bikatwibagiza aho bwaki
y’ibibi yari itugeze.

Ese nk’abantu bahenda abandi ku isoko ari uko bamaze kubareba mu
maso ibyo bizarwanywa na military ivuye he? Ese muganga nabikora gutyo mukuvura azaburanishwa n’uwuhe mucamanza? Ese nabitunganyiriza gutinya guhanwa, ya kanseri y’urwango izabura kumumunga? Keretse niba mwumva ntacyo itwaye!

  1. DORE ABAZATSINDA URUGAMBA N’INTWARO BAZARWANISHA

Ibyo maze kuvuga n’ibindi buri wese yatekereza yitonze, byerekana ko
intwaro dutumiza mu mahanga zitazarangiza urugamba rw’ibibazo
dufite. Buri wese yari akwiye kwicara akitekerezaho (n’umucengezi) akabanza
akamenya ko “Ugambiriye ibibi aba yayobye” (IMIGANI: 14, 22). Buri wese abanze amenye ko mugenzi we bahwanye bakanuzuzanya. Aho kureba
amazuru atareshya hanyuma ngo bahangane bicane. Buri wese yibuke kandi
yemere ukuri (gukomeretsa, ariko kwaca mu ziko ntigushye). Hari abanga kuvuga
ukuri ngo batiteranya n’abandi, ariko ndabibutsa ko utari umwambari
n’umuvugizi w’ukuri, ari umukunzi n’umwambari w’ibinyoma. (Hasobanure neza gusa).

Ibanga: nubwira umuntu ukuri, ntukamubwire nk’umutonganya; jya
umubwira mu rukundo urebe ko yanywa uwo muti. Nawanga
ntuzabizira. Intwari Martin Luther King yaravuze ati: “umucakara ugezweho ni utinya
kuvugira abarengana n’abanyantege nke; umucakara ni utemera ko bamwanga
ngo bamubeshyere, bamutuke aho kugira ngo yihakane ukuri
kugaragara; umucakara ni uwanga kujya hamwe na babiri cg batatu bari mu kuri”
.

Hari ibyorezo abantu banduye mu ntambara, ndakuburira wikingize
bitazagufata, niba byaragufashe wivuze bitaraguhitana:

  • Genocide yaratangiye (1994), abumviye itegeko ryo kudatekereza ku bibi
    n’ibyiza bayirohamo. N’ubwo umutima wabibabuzaga, bumvaga ubashuka; nuko
    basahura inzu eshatu, bakaratira ukiri kwibaza niba gusahura ari bibi cg
    byiza, babona atabyumvise bakamukanga, bati: “ariko ntabwo uri
    Inkotanyi?”
    Undi akumva yatanzwe ku gikorwa cy’umugisha. Ubwo undi wari ukiri mu bujiji bwo guhitamo ibyiza bakamubwira, bati: “Bourgmestre wize yatanze
    uruhushya”
    ; atabyumva bakavuga. Préfet yaba agishidikanya akumva impuguro za
    SINDIKUBWABO kuri ba “Ntibindeba”. Iyo akomeza agasuzugura itegeko ryo
    kudatekereza yari kumva ko n’iryo zina rimuburira (SINDIKUBWAWE). Ubwo bamaraga kugwiza isahu no kurya ku nyama (nanjye nariyeho); ba bigishwa bashya bakababwira ko hari umubatizo batarabona. Bati: “ni ugushaka ba nyir’ibintu
    byariwe baba bakihishe”
    . Umwigishwa yakumva ari ukubatizwa mu bugome bwinshi
    bakamuhugura ko aramutse akiriho yazabimuryoza nuko akemera kubatizwa, akaba abaye umwicanyi wuzuye.

Ibyo sibyo byago mvuga cyane n’ubwo nabyo bitoroshye, ahubwo ni uko
mu rubanza ntawatanga iyo mpamvu yabimuteye ngo yemerwe (cyeretse
umucamanza nawe yumvira rya tegeko ryo kudatekereza); nta n’ubwo abaza uwa
mwoheje icyo ari bubeshye. Icyakora abajije wa mutima yumvaga umushuka
wamubwira ngo niyihane; yaba acyumvira rya tegeko akumva umushutse bwa kabiri. (Imiburo: ibyo byabereyeho kutwigisha 1 KORINTO 10, 6)

  • Ese ntiwaba wumvira abakoshya kubeshyera umuntu ngo mumurire
    inka, ngo mubeshyere umukozi ngo bamwirukane cg bamufunge?
  • Ese ntiwiherera wakwibuka abahemutse ugashaka kubigana?
  • Hari uwari yaramenye ibyiza n’ibibi agahisha mugenzi we, kubera ukuri
    n’urukundo byamucengeye, akavuga ati: “muramuvana hano ari uko
    munyishe”
    . Nguwo uwo dukeneyeho ikitegererezo. Byaba ari agahinda kuba waragize ubwo butwari, ugatwarwa n’ishimwe ry’abantu ukibagirwa ko iyo ntwaro ugomba kuyikoresha ku bandi bazira ubusa kandi ubireba.
  • Ese kuba uri Bourgmestre ukamenya umubare w’abantu barenganira muri
    kasho ya Komini yawe ukinumira ngo imbehe yawe itubama cg ngo utitwa
    umukozi w’interahamwe; ubwo urumva utacyumvira itegeko ryo kudatekereza?
  • Ese kuba wararenganye nturagakuramo isomo yuko abarengana baba bari
    mu kuri?
  • Ese uwavuze ko aho kuryamira ukuri yaryamira umuhoro uramuseka
  • Ari inyungu zawe,a ri iz’idini yawe, ari n’iza Leta; nta n’imwe wari ukwiye
    gushyira imbere y’uburenganzira bw’umuntu.
  • Ese kwica si icyaha keretse kwica udashyigikiwe?
  • Ese kwiba si icyaha keretse wibye utambaye ikote?
  • Ese kwanga umuntu si icyaha keretse umwanze akabimenya?
  • Ese iyo bakubwira ko SIDA ica ibintu ntiwibuka Dogiteri uyirwaye
    bikakongerera morale ngo ntacyo umurusha? Nyamara wamurusha kumenya ibibi n’ibyiza ukibuka ko nawe ashobora
    kwitwa SINDIKUBWAWE.
    • Ese ntiwaba uri muri cya gihe abake babonaga abenshi bakora ibibi, kuko ari bake bakibona mu makosa?  Mu gitabokiri muri Bibiliya k`Imigani 1,10-19 hagira hati “Mwana wanjye, abanyabyaha nibakoshya, ntukemere. Nibavuga bati “Ngwino tujyane,twubikirire kuvusha amaraso, ducire ibico abatariho urubanza tubahore ubusa: tubamire bunguli ari bazima, nk`uko imva imira abantu, ndetse ari bataraga, nk`abamanua muri rwa rwobo. Tuzabona ibintu byiza byinshi; kandi tuzuzuza amazu yacu iminyago; uzakubire hamwe natwe; twese tuzagire uruhago rumwe” Mwana wanjye, ntukajyane nabo;urinde ibirenge byawe kujya mu nzira yabo: Kuko ibirenge byabo byirukira gukora ibibi, kandi bihutira kuvusha amaraso. Gutega umutego ikiguruka kiwureba, ni ukurushywa n`ubusa. Amaraso bubikira ni ayabo;ubwabo bugingo nibwo bacira ibico. Uko niko inzira z`urarikira indamu wese zimeze. Iryo rari ryica bene ryo.
  • Ese ntiwaba wanga kuvuga ukuri ngo utakuzira, ejo ukazira
    malaliya (ubwo se ntupfanye umuti wari gukiza igihugu uvuga ko ukunda)? Yesu ni inzira, ukuri n’ubugingo: uko uhakanye ukuri uba uvuye mu nzira y’ubugingo. Niba ukunda umuntu urukundo rukakubuza kubona amafuti
    akora ngo umugire inama yikosore, umenye ko utari inshuti ye; ahubwo uri impumyi
    ye, si we ukunda ahubwo wikundira ibyo musangira
    mu Byahishuwe, 9: 20-21 hagira hati “Nyamara abantu basigaye, batishwe n`ibyo byago, ntibarakihana imirimo y`intoki zabo, ngo bareke gusenga abadayimoni n`ibishushanyo byacuzwe mu izahabu no mu ifeza no mu miring n`ibyaremwe mu mabuye no mu biti, bitabasha kureba cg kumva cg kugenda:haba ngo bihane ubwicanyi bwabo cg uburozi cg ubusambanyi cg ubujura.

Dore inzira uzahuriramo n’IMANA : Zaburi 50,16-23hagira hati « Ariko umunyabyaha Imana iramubaza iti ‘Wiruhiriza iki kuvuga amategeko yanjye, ugashyira isezerano ryanjye mu kanwa kawe, ubwo uri inyangaguhanwa,ukirenza amagambo yanjye?Uko ubonye umujura wishimira kubana nawe, kandi ufatana n`abasambanyi. ‘Ushyira ibibi mu kanwa kawe, ururimi rwawe rukarema uburiganya.Wicarauvuga nabi mwene so, ubeshyera mwene nyoko. Ibyo urabikora nkakwihorera, ukibwira yuko mpwanye nawe rwose:ariko nzaguhana, mbishyire imbere y`amaso yawe,uko bikurikirana. ‘Ni uko mwa bibagirwa Imana mwe, mutekereze ibi, kugirango ne kubashishimura, hakabura ubakiza: Untambira ishimwe wese aba anyubahiriza: kandi utunganya ingeso ze nzamwereka agakiza k`Imana. Aho Imana ntikubwira gutunganya ingeso zawe, ugatunganya imbi ngo zirusheho kuba mbi? Birabe ibyuya!

Dore urugamba ukwiriye kurwana:

  • Gura indege y’intambara: Kwihana; MATAYO 3,5-8.
  • Pilote wo kuyitwara : Kwizera Umwami YESU; Ibyak.Int4,11-12
  • Benzine usukamo: Gusenga no gusoma Ijambo ry’Imana (Simvuze ijambo ry’amadini: Yesaya, 44,9-20; Galatiya (3).(6,12); Kolosayi2,16-23).
  • Amabombe izarashisha: Kuvugisha ukuri, kugira urukundo.
  • Dore ikibuga izajya igwaho: Ibyiringiro, umunezero.
  • Garaje uzajya uyikoresherezamo: Kwisuzuma.
  • Dore aho uzajya uyiraza: Kuburira abandi.
  • Igiciro cy’ibyo byose: Ubuntu bw’Imana.
  • (Yari)Umuhamya wa YESU: Uwizeyimana   Innocent Mob:0788221132/0728221132/0730594980

Ministeri y’ububanyi n’amahanga irashaka gukemurana ingufu ibibazo biri muri RDGN (Rwanda diaspora global network)

$
0
0

Ibaruwa yanditse mu rurimi rw’igifaransa The Rwandan yashoboye kubonera kopi, yasohowe na Ministeri y’ububanyi n’amahanga mu ijwi ry’umunyamabanga uhoraho muri iyo Ministeri,

Bwana Claude Nikobisanzwe irasaba abagize inzego z’ubuyobozi muri RDGN (Rwanda diaspora global network) gutuza no guhagarika ubushyamirane.

Iyo baruwa irimo ingingo z’ibanze 6 irasa nk’ikebura kandi yihanangiriza bamwe mu bayobozi ba RDGN ibarega amacakubiri no guheza bamwe, ikabibutsa ko tariki ya 26 Ukuboza 2015 Ministeri y’ububanyi n’amahanga yari yabahurije hamwe mu nama yo kubafasha guhangana n’ibibazo bahuye nabyo, ingamba zo gukorera hamwe nk’ikipe  ariko ngo ubu hari gukorwa ibitandukanye n’ibyo!

Mu ngingo ya 5 iyo baruwa isa nk’icyurira Alice Cyusa uburyo yirukanye umuyobozi ushinzwe diaspora muri MInisteri y’ububanyi n’amahanga Jack Tutuba mu mbuga zihuriraho abantu ba diaspora.

Mu ngingo ya 6 hasabwe ko abantu bashyira ku ruhande ibibazo bafitanye hagati yabo bagakorera hamwe bagamije guteza imbere RDGN

Mu gusoza iyo baruwa itumira abayobozi bose ba RDGN guteranira hamwe bagakemura ibibazo mu biganiro bidaciye ku ruhande, nyuma y’ibyo ngo MInisteri y’ububanyi n’amahanga izabashyigikira.

Ngo inama rusange ya RDGN izategurwa mu cyumweru cya 3 cy’ukwezi k’Ukuboza 2016 ngo abagize RDGN n’abandi bazitabira iyo nama bazashyiraho amategeko agenga RDGN ndetse hanatorwe komite nshya.

Ariko habayeho kwihanangiriza buri wese ko mu gihe iyi nama rusange itaraba abantu bagomba gukorana mu gukemura ibibazo no kugirango inama rusange izagende neza. Kandi ngo abantu bagomba kwirinda kujya impaka no gutangaza amakuru batayacishije mu nzira zisanzwe za diaspora.

Iyo usesenguye iyi baruwa yanditswe na Claude Nikobisanzwe ku itegeko rya MInistre Mushikiwabo usanga ari nk’itegeko ryahawe abayobozi ba RDGN ngo batuze kugeza igihe MInisteri y’ububanyi n’amahanga izashyiraho Komite yayo yishakiye izi neza ko izakorera mu kwaha kwayo.

Ben Barugahare

Email: Benbarugahare@yahoo.com

Buruseli, 29.11.2016: Ubutumwa bwa Padiri Thomas Nahimana kuri ambassade y ‘ u Rwanda

Viewing all 10369 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>