Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all 10365 articles
Browse latest View live

KWA INGABIRE UMUHOZA, IMYITEGURO YO KUWA 10/03/ 2018 IRARIMBANIJE.

$
0
0

Izuba ririkubuye, tugeze kwa Ingabire Umuhoza Vigitoriya,

Twinjiye mu gikali : ngabo abakobwa, ngabo abagore,ngabo abagabo,imyiteguro irarimbanije, buri wese mu mwanya yihitiyemo.

Tubajije baradusubiza ngo ni INGABIRE.

Ni uko dushaka kumenya, Ingabire ni Muntu ki ?

Bati twese tuvuga rumwe, ariko ntitwavugira limwe.

Batwereka ababyeyi: Naomi, Primitiva, Kami niwe muto, na kizigenza Nyiranduwamungu Marceline.

Ubutumwa bwabo ngo buri wese aratumiwe, kuzaza kwifatanya nabo gushimira intwali nka Ingabire Umuhoza, zizaba zashyikirijwe igikombe kitiriwe Ingabiro Umuhoza Vigitoriya. Ni kuwa gatandatu tariki ya 10/03/2018 mu nzu y’ibiroli La noblesse, iherereye muri komini ya Evere kuri Houtweg numéro 22 I Buruseli mu Bubiligi.

Twabibutsa ko uyu muhango wo kwibuka no gushyigikira Madame Vigitoriya Umuhoza uzaba ubaye ku nshuro ya kalindwi.

Ese abahawe icyo gikombe ni bande? Ese abazagihabwa ni bande?

Dushimiye byimazeyo ababyeyi bo muri uru rugaga rw’abagore baharanira demukarasi n’amahoro, kuba bemeye kutwinjiza iwabo mu mbere.

Nibabyare baheke.

Ikondera libre, 10/02/2018


JAMBO ASBL IRAVUGA IKI KW’ITANGAZO RYA AMBASSADE Y’URWANDA RYAYIBASIYE?/ Gustave MBONYUMUTWA

Ntabwo génocide yakorewe abatutsi mu Rwanda muri 1994 yateguwe n’abahutu.

$
0
0

Nyuma y’iraswa ry’indge ya nyakwigendera Président w’u Rwanda Juvénal Habyarimana, ryabaye tariki ya 6 Mata 1994, icyo gikorwa cyahise gituma genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda ihita itangira. Ibi bikaba byaranemejwe n’umuryango w’abibumbye (ONU), wemeje ririya raswa ry’indege nk’imbarutso ya genocide yakorewe abatutsi muri uwo mwaka.
Gusa, abanyarwanda ntibabivugaho rumwe! Abashyigikiye FPR (Front Patriotique Rwandais) ya Kagame, bemeza ko genocide yakorewe abatutsi ngo yateguwe n’abahutu bose, no kugera ku mwana wariho icyo gihe muri 1994, mu gihe abadashyigikiye FPR bo bemeza ko iriya genocide yabaye, kubera iyicwa rya Président Habyarimana.

Ibintu ariko, ntibigarukira ahongaho. Muri 1994, ONU yashyizeho urukiko mpuzamahanga k’u Rwanda TPIR, rwari rushinzwe gushaka ibimenyetso by’itegurwa ry’iriya genocide, gufata, ndetse no guhana abayiteguye ndetse n’abayikoze. Urwo rukiko ariko, rwamaze imyaka 20 yose rushakisha ibimenyetso byo kuyitegura ku ruhande rumwe rw’abahutu gusa, aho kuyishakira ku mpande zose zarwanaga mu ntambara yari hagati ya FPR yari yiganjemo abatutsi na Ex FAR yari yiganjemo abahutu. Urwo rukiko, rwagaragaje ko iriya genocide itateguwe yaba n’ubutegetsi bwa Habyarimana, yaba n’abahutu muri rusange. Abashinjacyaha ba ruriya rukiko mu maperereza atandukanye bakoze, bagiye berekana ko hari ibimenyetso ndakuka byerekana ko iriya genocide yateguwe na bamwe mu batutsi bo muri FPR bavuye Uganda, ariko bakaba batarashoboye kubyerekana ku mugaragaro! Ibi bikaba byaratewe n’inyungu za politique za Kagame n’abo bafatanyije gukora kiriya gikorwa kigayitse, cyamazeho bamwe mu bana b’u Rwanda, barimo abatutsi, ndetse n’abahutu.

Uretse ibyo, nyamara hari n’izindi mpamvu zitari nkeya, zerekana ko iriya genocide yakorewe abatutsi, itigeze itegurwa n’abahutu, iyo witegereje neza uko byagenze muri 1994. Izo mpamvu, ni uko iyo abahutu bategura genocide, ntibaba baricanye hagati yabo. Ikindi, abahutu baba baramaze abatutsi. Ikindi bari gukora, baba barahishe imirambo bishe aho kuyerekana. Na none kandi, iyo iriya genocide itegurwa n’abahutu, ntibari gutegereza ko Kagame aboherereza ababigisha kuyikora. Ikindi batari gukora iyo aribo bayitegura, ntibari kwemera ko abatutsi bakira ku butegetsi bwabo. Hanyuma kandi, TPIR (Tribunal Pénal International pour le Rwanda) ntiyari guhanagura icyaha cyo gutegura genocide ku bahutu bacyekwagaho kuyitegura. Kumenera amabanga abatutsi bo muri FPR, nabyo ntibyari kuba byarakozwe, iyo iriya genocide itegurwa n’abahutu. Ikindi umuntu atabura kuvuga, ni uko iyo abahutu bayitegura nta muhutu uba yaravugiye neza abatutsi kubwa MRND (Mouvement Révolutionnaire National pour le Dévelopement).

Ibyo nibyo tugiye kureba mu magambo arambuye muri iyi nyandiko.

Iyo genocide ya 1994 itegurwa n’abahutu ntibari kwicana hagati yabo!

Ubwo abatutsi bicwaga muri 1994 n’interahamwe ziganjemo abahutu, hari n’abahutu bagiye bicwa. Muri abo, harimo abari bafite amasura nk’ay’abatutsi, ariko hakaba n’abaziraga n’imitungo yabo, ibyo si ibanga birazwi. Abo bose kandi, bicwaga n’izo nterahamwe zari ziganjemo abahutu. Aha ndavuga ko zari ziganjemo abahutu, kuko hari n’abatutsi bari bazirimo. Urugero natanga, ni uko umuyobozi wazo ku rwego rw’igihugu ariwe Bwana Robert Kajuga, yakomokaga mu bwoko bw’abatutsi.

Iyo rero iriya genocide yabaye iza kuba yarateguwe n’abahutu, ntabwo abahutu bari kwicana, bazizanya impamvu iyo ariyo yose! Bagombaga kuba baziranye hagati yabo, cyangwa baziranye muma “codes” nk’uko abatutsi bo muri FPR baba baziranye. Nta muhutu wari kwica umuhutu, amuhora ko asa n’abatutsi. Bari gukora nk’uko FPR ibigenza, aho usanga abatutsi basa n’abahutu, abandi batutsi baba babazi nk’abatutsi ndetse banabemera nk’abatutsi, nk’uko biri. Ibi bikaba ari uko babaga baziranye, bafite ama “codes” basangiye ku buryo batibeshya. Bivuga ko, iyo abahutu baza kuba bakora batya, iyo genocide iza kuba yarateguwe n’abahutu koko, nta muhutu uba yarishe umuhutu. Bari kuba baziranye, cyangwa se bafite uburyo bwo kwibwirana batibeshye nk’uko FPR yabigenje.

Iyo iriya genocide ya 1994 iza kuba yarateguwe n’abahutu, abahutu mu Rwanda bari kuba baziranye, cyangwa se bafite uburyo bwo kumenyana, nk’uko abatutsi ba FPR bafite uburyo bwo kumenyana, iyo bataziranye. Twese turabizi, biragoye ko abantu bose batuye igihugu n’ubwo cyangana n’u Rwanda, ntibashobora kumenyana bose ku buryo bworoshye, cyangwa se ntibinashoboka. Ariko, mu Rwanda abatutsi bari bibumbiye muri FPR mbere ya 1994, n’ubwo batari baziranye bose, bari bafite uburyo bwo kumenyana hagati yabo! Ibi, bikaba byaratumaga batarashoboraga kwicana hagati yabo, nk’uko abahutu bakoze buriya bwicanyi babigenje.

Abatutsi ba FPR iyo babaga bahuye bwa mbere, babazanyaga amazina yabo, aho bakomoka, bakabazanya amazina ya ba se na ba sekuru. Ntibyagarukiraga aho gusa, barakomezaga bakabazanya, bagakurikirana ibisekuru ku buryo bashobora no kugera ku gisekuru nk’icya 10 cyangwa se icya kure gishoboka, noneho bakaza gusanga ari bamwe, bafite aho bahuriye! Bityo bakirinda kuba bagirirana nabi hagati yabo. Ibi ni ukuri, kandi abanyarwanda twese twabanye n’abatutsi turabizi. Mu yandi magambo, iyo iriya genocide iba yarateguwe n’abahutu, nta muhutu wari kwica undi, kuko bari kuba bafite uburyo bwo kumenyana nk’uko bigenda mu batutsi. Nk’abanyarwanda, turaziranye, ntihakagire ubeshya undi !

Abatutsi bo nta bibazo bagiranaga muri 1994, by’uko muri bo hari abatutsi basaga n’abahutu, ngo babe bafatwa nk’abahutu. Oya. Buriya buryo bakoreshaga, bwabafashaga kumenyana batibeshye, mu gihe abahutu bo, hari abahoye abandi ko basa n’abatutsi kandi ari abahutu. Noneho ariko kuba batari baziranye hagati yabo, byatumye bica abahutu.

Abahutu bakoze ubwicanyi nta n’ubwo ari benshi nk’uko Kagame na FPR babivuga! Iyo Kagame avuga, avuga ko abahutu bishe ari benshi, aba ashaka kugirango agere ku mugambi we wo kugabanya umubare w’abahutu, kugirango babe bacye ku batutsi. Bityo, abahutu ntibazongere gutsinda abatutsi mu matora, nk’uko umwanditsi w’umunya Canada Robin Philpot yabyanditse mu gitabo cye yise “ça ne s’est pas passé comme ça à Kigali”.

Uwavuga ibi, ntiyareka n’imvugo abantu bamwe basigaranye yo kubeshya ngo ko mu banyarwanda harimo ubwoko bwa 4, bw’abiswe “abahutsi”! Ibi sibyo na buhoro! Twese abanyarwanda tuzi cyangwa twemera ko ubwoko bw’umuntu ari ubwa se umubyara. Iyo bafashe umuntu bakamwita “umuhutsi”, baba bavuga ufite se w’umuhutu, na nyina w’umututsikazi. Ariko, biyibagiza ko hari n’abafite ba se b’abatutsi, na ba nyina b’abahutukazi. Harya abo bo bitwa ba nde? Niba kuri bariya ba mbere, bariswe “hutsi”, hafashwe umugemo wa mbere “hu” ku bwoko bwa se w’umuhutu, noneho hagafatwa n’umugemo wa kabiri “tsi” ku bwoko bwa nyina w’umututsikazi, ni kuki noneho se ba bandi bafite ba se b’abatutsi na ba nyina b’abahutukazi, nabo bakwitwa “abahutsi”?! Kuki batakwitwa “abatutu”, ko mbona aribyo byaba byo, nkurikije iriya “formule” y’uko uwo na we yakwitwa hakurikijwe umugemo wa mbere w’ubututsi “tu”, n’umugemo wa kabiri w’ubuhutu, ari wo “tu” na none? Tugendeye kuri iriya “formule”, abo bakwitwa “abatutu”, ntabwo bakwitwa “abahutsi”. Bivuga rero, ko abafite iriya mvugo babeshya, kuko mu Kinyarwanda bizwi neza ko umuntu agira ubwoko bwa se, ndetse na FPR yaraje irabitsindagira. Twemera ko umuntu akurikiza ubwoko bwa se, n’ubwo “biologiquement”, yaba “umuhutsi” yaba n’”umututu”, bombi bavanze amaraso y’abahutu n’ay’abatutsi 50% kuru 50%. Aha mwavuga muti FPR yabitsindagiye ite? Urugero rumwe natanga hari ingero nyinshi, nimwibuke ko ku mfubyi z’ubwicanyi bwakorewe baba abatutsi cyangwa abahutu, umwana wishyuriwe na FARGE ni, umututsi n’iyo yaba afite nyina w’umuhutukazi, mu gihe ufite nyina w’umututsikazi na se w’umuhutu, uwo yiswe interahamwe nk’uko abahutu babitukwa muri rusange, bityo ntiyishyurirwe amashuri nk’abandi kuko ari umuhutu!!! Bivuga ko FPR yerekanye ko “abahutsi” ari abahutu, maze “abatutu” bakaba abatutsi. N’ubwo “abatutu” batavugwa, kandi nabo bariho. Mu yandi magambo, abanyarwanda bagizwe n’amoko 3 ariyo abatwa, abahutu n’abatutsi, ibyo ni ndakuka. Urundi rugero natanga, ni uko abafite ba nyina b’abatutsikazi na ba se b’abahutu, FPR yabishe uko yishe abahutu, kuko yabafashe nkabahutu. Mu gihe abafite ba se b’abatutsi na ba nyina b’abahutukazi, yabahaye ku byiza by’igihugu mu nzego zose nk’uko yabihaye abatutsi mbere, batari batangira gushwana na Kagame aho bamenyeye ko ari we watumye bicwa muri 1994. Erega bazabeshye abahinde, numvise ngo nibo babeshyeka, naho abanyarwanda turaziranye! “Uwububa, abonwa n’uhagaze”.

Iyo genocide ya 1994 itegurwa n’abahutu, baba baramazeho abatutsi.

Nk’uko bizwi kuva mu mabarura yagiye abaho mbere y’uko FPR ya Kagame ihindura ibintu, nako ibivuruguta nduzi ko nta guhindura mbonye, mu Rwanda hari hatuye abanyarwanda bo mu moko 3. Abatwa, Abahutu n’Abatutsi. Muri icyo gihe, abahutu bari 85%, abatutsi bakaba 14%, hanyuma abatwa bakaba 1%. (Ubu bigomba kuba byarahindutse abahutu bakaba batakiri benshi, kuko imyaka 24 FPR imaze itegeka, igabanya umubare w’abahutu, nta kuntu baba bakiruta abatutsi ubwinshi.)

Ugendeye kuri iyo mibare, usanga iyo abahutu baza kuba aribo bateguye iriya genocide yakorewe abatutsi, nta mututsi wari gucika abahutu. Ukurikije iriya mibare, abahutu barenga 6 bari kwibasira umututsi 1, kandi birumvikana ko ntaho yari kubacikira. None se, hari umuntu wacika abantu 6, bamushatse? Ibyo ntibishoboka. Nyamara ahubwo, hari abahutu benshi bagiye bahisha abatutsi, kubera umubano mwiza bari bafitanye kubwa President Habyarimana, Kagame na FPR batari baza kuvuruguta uwo mubano mwiza, ngo bawugire nk’uko usigaye!

Binavuga ko, abahutu ataribo bari gupfa ari benshi. Mwibuke ko nk’uko byagaragajwe n’abashakashatsi Christian Davenport na Alan Stan bigisha muri zimwe muri Universités zo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abahutu nibo bapfuye ku bwinshi muri 1994. None se, ni gute abantu bari kuba bateguye ibintu bazi neza icyo bakora, barangiza bakaba aribo bapfa ari benshi ? Ntibishoboka. N’ubwo bapfa ari benshi, abahutu bo mu Rwanda si abakamikaze bica abantu na bo bagahita biyahura! Ndumva ibyo bitari gushoboka. Tujye tuvugisha ukuri, kuko nibyo bizazana amahoro arambye, atari ariya ya FPR bigaragara ko ari aya bamwe, kandi akaba ay’igihe kitari kinini. Mu yandi magambo, iyo iriya genocide yakorewe abatutsi itegurwa n’abahutu, ntabwo abahutu baba baratsinzwe na FPR y’abatutsi bari nyamuke icyo gihe. Nta n’ubwo bari kubahisha nk’uko babahishe.

Iyo genocide ya 1994 itegurwa n’abahutu, baba barishe bahisha imirambo nka FPR, ntibari kuyerekana nk’uko interahamwe zabigenje!

Mu gihe genocide yakorwaga, interahamwe zagiye zikora ibintu bitandukanye n’ibyo FPR ku rundi ruhande yabaga ikora mu kwica abanyarwanda. Mugihe interahamwe zabaga zica abatutsi, FPR ku rundi ruhande yo yabaga yica abahutu. Noneho, mu gihe FPR yo yamaraga kwica abahutu igatwika imirambo yabo cyangwa ikayijugunya mu byobo rusange ndetse no mu migezi mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso, interahamwe zo siko zabigenzaga. Interahamwe zo, zafataga imirambo y’abatutsi zikayirunda hamwe ngo zerekane ko zakoze akazi !!! Munyumvire namwe! None se, hagati y’interahamwe n’inkotanyi, ni ba nde bigaragara ko bari bazi ibyo bakora?

Bigaragare ko abahishaga imirambo, bari banazi ingaruka mbi zo kuyigaragaza, mu gihe abayigaragazaga bo, bigaragara ko batari bazi n’ibyo babaga barimo!!! Urugero, ni nk’igihe Cardinal Roger Echegaray waje ari intumwa ya Nyakwigendera Papa Yohani Pawulo wa 2 yatembereraga u Rwanda, maze interhamwe zikarushanwa kumwereka ko zishe abatutsi ! Ubwo Cardinal Echegaray kandi, ntiyari wenyine; yari kumwe n’abanyamakuru b’amaradiyo n’amatelevisiyo mpuzamahanga iryaguye, bafotora bitegereza! None se harya ra?!

Uwateguye genocide ni inde? Ni uwerekanaga imirambo y’abo yabaga yishe, arizo nterahamwe? Cyangwa ni uwayihishaga ku buryo bwose ari we FPR?!!! Ikigaragara ni uko interahamwe zitari zizi genocide icyo ari cyo, ndetse n’ingaruka zayo. Noneho ahubwo abari bazi genocide icyo ari cyo, banatinyaga n’ingaruka zayo aribo FPR, bagahisha imirambo, mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso!

Icyiza muri ibi ariko, ni uko abatutsi mu Rwanda, bamaze kumenya ko ari Kagame na FPR babicishije, babizi neza kandi babishaka, ngo kugirango Kagame akunde agere ku butegetsi ! Ikindi kandi, ni uko abatutsi bari barabanye n’abahutu kubwa Président Habyarimana, bamaze kwibonera neza ko Kagame na FPR ye nta mahoro babashakira. Mwibuke ko Madame Rwigara Adeline yitegereje Kagame na FPR akabita “intarahamwe zo mu rundi rwego”, kandi ari umututsikazi utavangiye nk’uko yabyivugiye! Yewe, yarabitegereje koko! Yarababonye!

Iyo genocide ya 1994 iza kuba yarateguwe n’abahutu, ntibari gutegereza ko Kagame arinda kuboherereza abicanyi b’abatutsi bo kubigisha kuyikora.

Iyo genocide yakorewe abatutsi iba yarateguwe n’abahutu, ntabwo abahutu bari gutegereza ko umwicanyi Kagame, aboherereza abicanyi b’abatutsi (aba spécialistes mu gukora génocide), kuza kubigisha uko bayikora. Icyo gihe, kuva tariki ya 7 Mata 1994, wasangaga n’interahamwe nazo, zitarihutiraga kwica abatutsi, noneho ahubwo ugasanga hari uwihutiye kujya kwica abo yangaga, abandi bakihutira kujya gusahura imitungo yabo ndetse n’abahutu batabaretse.

Kuva President Habyarimana yitaba Imana, nibyo koko abahutu bamwe bahise batera abatutsi, bajya kubica. Ariko nk’uko byagaragaye, ubu bwicanyi bwari bushingiye k’umujinya wariho, ushingiye k’ukuntu FPR yagiye yica abahutu benshi aho yabaga yafashe irwana, kuva yatera intambara mu gihugu tariki ya 1 10 1990. Ariko, ntibyakozwe na benshi nk’uko FPR na Kagame badahwema kubiririmba! Icyo gihe, wasangaga ahubwo abahutu benshi bakivugana n’abatutsi, bakiganira, ndetse ahubwo abahutu bamwe bakanagisha inama abatutsi z’uko bakwitwara muri kiriya gihe. Ikindi na none kandi, abahutu batari bacyeya, bagiye bahitamo guhisha abatutsi, kugirango baticwa. Iyo FPR iza kuba itarazanwe no gutsemba abahutu, nibura yari no guhemba abahutu bahishe abatutsi kiriya gihe! Ariko, reka da!! Ibyo ntibyarimo!

Muri icyo gihe kandi, hari n’abahutu babanje guhungira hamwe n’aho abatutsi bari bahungiye! Noneho ahubwo, ugasanga abatutsi bo babaryanira inzara, usanga bibaza impamvu abahutu nabo bari bahunze, bakaza bahungira aho abatutsi bari bahungiye! Noneho rimwe na rimwe, ugasanga abatutsi babaza abo bahutu, impamvu bahunze, kuko babaga babona neza ko abo bahutu batari bazi uko ibintu byari bihagaze, mu gihe nyamara bo wumvaga hari n’abibaza impamvu Kagame yatinze kuza kubatabara. Wabonaga ko hari icyo bari bazi, ndetse kinakomeye! Ndetse, hari n’aho abatutsi batukaga abahutu! Noneho abo bahutu babaga bahungiye mu batutsi babona ko aho bari bari badakunzwe, bagahitamo kwisubirira inyuma, bagahitamo kujya kugwa hamwe na bene wabo b’abahutu.

Babaga bagiye hamwe n’abatutsi bashyigikiye FPR, bagirango FPR izanywe no guhindura ubutegetsi gusa, noneho abantu bagakomeza kwibanira uko babanaga. Noneho ariko nyuma yo gutukwa no kwisanga bari ahandi, byaberetse ko koko FPR iramutse ije yabamara. Bityo bahitamo kwisubirira inyuma!

Sinzibagirwa ukuntu aho twari dutuye, twagiye kubona tukabona mu kirere cya Kanombe, indege irarashwe nijoro, maze umwe mu batutsi twari duturanye, akatubwira ati:”…Kandi wasanga Habyarimana bamuhanuye!…” Byumvikana neza, ko we yari azi ko hariho umugambi wo guhanura Habyarimana mu ndege, mu gihe twe twasaga n’abarota! Yabivuze mu mvugo nyandagazi ntasubiramo ahangaha, kuko yatukaga Président Habyarimana!

Ni muri ibyo bihe ibintu byari bimeze bityo, Kagame umukuru wa FPR yaboneye ko abahutu batarimo kwica abatutsi ku buryo bugaragara nk’uko yabyifuzaga, kugirango akunde abone uko abarega ko abahutu bakoze genocide, yahisemo kwohereza rwihishwa (infiltration) abatutsi basa n’abahutu ku ma barrières y’interahamwe! Ibi bikaba byari ukugirango abo batutsi bigishe interahamwe kwica abatutsi benshi kandi vuba, kugirango ubwo bwucanyi buzitwe genocide! Byumvikana ko, iyo abahutu baza kuba ari bo bateguye genocide yakorewe abatutsi, ntabwo na ziriya nterahamwe zari gutegereza kwohererezwa abatutsi bo kuzitera inkunga no kuzigisha kwica benshi. Binavuga ko Kagame yohereje abajya gufasha interahamwe, kuko yabonaga ko interahamwe zitari zizi ibyo zakoraga icyo gihe!

Binavuga kandi ko, iyo ziza kuba zari zizi ibyo zakoraga, harabayeho koko umugambi mu bahutu uretse ibyo FPR ibeshya, interahamwe ziba zarihutiye kwica abatutsi vuba, kandi nta n’ubwo iriya genocide yari kumara amezi 3 yose nk’uko byagenze. Iba yarabaye mu gihe gito cyane, kandi hakicwa benshi kurusha abishwe.

Iyo genocide ya 1994 itegurwa n’abahutu, ntibari gutuma abatutsi bakira ku butegetsi bwabo.

Mu gihugu nk’iki cyacu twese tutayobewe, ntabwo ubutegetsi bwitwaga ko ari ubw’abahutu, bwari gutegura genocide ku batutsi, maze ngo bureke abo batutsi babe ari bo bifatira ubukungu bw’igihugu. Ku butegetsi bwa Nyakwigendera President Juvénal Habyarimana w’umuhutu, ubukungu bw’igihugu bwari bufitwe n’abatutsi. Ibi bigaragarira mu bacuruzi bari bakomeye icyo gihe, wasangaga abari ku isonga abenshi ari abatutsi.

Ingero zirahari: Hari ba Sisi Evariste, Rwigara Assinapol, Védaste Rubangura, Bertin Makuza, Valence Kajeguhakwa n’abandi benshi… Mwibuke kandi ko nyakwigendera Rwigara Assinapol aribwo yabonye amafranga ku butegetsi bw’abahutu, kandi ari umututsi, n’ubwo yaje kuyakoresha afasha Kagame n’inkotanyi ze kujya ku butegetsi !

Nta kuntu wavuga ko Président Habyarimana yari yarateguye genocide y’abatutsi, ngo hanyuma usobanure ukuntu yari yarabahaye amahoro n’imibereho myiza, kugera aho ari bo bari bafite ubukungu bw’igihugu. Si n’ibyo gusa, abatutsi nibo bari basigaye biga amashuri meza yabagaho. Tugereranyije n’ubu, muri ya ngirwa bumwe n’ubwiyunge bwa FPR na Kagame, mumbwire: Ni abahe bacuruzi bafite amafranga menshi mu Rwanda?

Igisubizo ni uko abo bacuruzi ari abatutsi uyu munsi kubwa FPR. Icyagaragaye kandi, ni uko nta muhutu ushobora kubona amafranga menshi kuri ubu butegetsi bwa FPR, kandi abatutsi barayabonaga kubwa Habyariana! Muri iki gihe kubwa FPR, abahutu ubabona mu bakora taxi z’amapikipiki, abanyonzi, kwikorera imizigo, n’ibindi biciriritse nka bene ibyo.

Unababona mu bazunguzayi Kagame yazengereje, kandi na ya misoro itagira ingano ya FPR iba ibari ku mutwe! Ubundi se wabuzwa na FPR kugurisha ibirayi wihingiye nk’uko biri kuba ku baturage bo mu majyaruguru ubu, ukavuga ko uzacuruza ukazamuka? Erega FPR na Kagame bagaruye ishiku, uburetwa n’ubuhacye! Bikindi Simon yajyaga abivuga mu ndirimbo ze, abantu bakagirango ni ugutebya!!! Wagirango ahubwo yari umuhanuzi !

Kagame atinya imyigaragambyo kandi yarabivuze ubwe. Nitudahaguruka ngo tuyikore se maze ave ku butegetsi, ugirango ntazatumara!

Iyo genocide ya 1994 itegurwa n’abahutu, nta muhutu wari guhanagurwaho na TPIR icyaha cyo gutegura genocide.

Mu gihe Kagame na FPR ntako batagize ngo bumvishe amahanga n’abanyarwanda ko genocide yakorewe abatutsi yateguwe n’abahutu ndetse n’ubutegetsi bari biganjemo bwa MRND (Mouvement Révolutionnaire National pour le Développement), urukiko mpuzamahanga rwari rwarashyiriweho u Rwanda TPIR rwo siko rwabibonye! Uru rukiko ahubwo, rwagize abere ku cyaha cyo gutegura iriya genocide, abahutu bagikekwagaho kuko habuze ibimenyetso byo kubahamya icyo cyaha. Abo ni Colonel Théonèste Bagosora wari warabeshyewe na FPR ko ariwe mutwe wayo (cerveau du génocide), ndetse na Bwana Protais Zigirangirazo, musaza wa Madame Agathe Kanziga, akaba Madame wa Nyakwigendera Président Juvénal Habyarimana.

Mu maperereza abashinjacyaha ba TPIR batandukanye bagiye bakora, bose bahurije ku kuba nta bimenyetso byerekana itegurwa rya genocide yakorewe abatutsi ku ruhande rw’abahutu. Ahubwo, abo bashanjacyaha bagiye babona ibimenyetso byinshi kandi bifatika ku ruhande rw’abatutsi ba FPR Inkotanyi, ariko bakabuzwa kubikurikirana no gukurikirana abo bayabaga bigaragaraho bo mu bwoko bw’abatutsi, ku mpamvu za politique! Ibi bikaba byari ukugirango abo bashinjacyaha bashyire imbere y’ubutabera bwa TPIR abo babaga bacyeka ko bakoze icyaha cyo kurasa iriya ndege ya Nyakwigendera Président Juvénal Habyarimana, kuko byagaragaye ko iraswa ry’iriya ndege rijyanye n’itegurwa ry’iriya genocide, kuko byaje gusobanuka ko ryakozwe kugirango iriya genocide ikunde ibe!

Kuba abo bashinjacyaha batarashoboye kugera ku ntego yabo, byabaga bishingiye ku nyungu za politique za President Kagame n’abo bafatanyije kubikora, bakomoka mu bihugu bikomeye. Icyo kibazo, cyagiye kiviramo abo bashinjacyaha kwirukanwa ku mirimo yabo, cyangwa se guhindurirwa imirimo!!! Abo bashinjacyaha ni Madame Carla Del Ponté ukomoka mu gihugu cy’Ubusuwisi, Madame Louise Arbour ukomoka muri Canada, ndetse na Bwana Abubakar Hassan Dialo ukomoka mu gihugu cya Gambiya. Kuri aba kandi, nta wabura kwongeraho uwakoze ririya perereza bwa mbere ari we Bwana Michael Hourigan wakomokaga mu gihugu cya Australia, waje kwitaba Imana ku mpamvu zitigeze zisobanuka! Uyu Michael Hourigan akaba ari we werekanye bwa mbere ko iraswa ry’indege ya Président Habyarimana ryakozwe na Kagame na FPR, bashyigikiwe n’abategetsi bamwe b’ibihugu bikomeye.

Icyo bariya bashinjacyaha bose bagiye bahurizaho, ni uko ibimenyetso byose babonaga mu maperereza yose bakoze mu myaka 20 TPIR yamaze, byerekanaga ko génocide ya 1994 yakorewe abatutsi bo mu Rwanda itateguwe n’abahutu bo ku ngoma ya Nyakwigendera Président Habyarimana! Ahubwo, abo bashinjacyaha bose bahurizaga ku kubona ko ibimenyetso byose bijyanye n’itegura ryayo, biri ku ruhande rw’abatutsi ba FPR inkotanyi bavuye Uganda, bijyanye n’iraswa ry’iriya ndege, ONU ikaba yaraje no kwemeza ko ari ryo mbarutso y’iriya génocide ! Noneho ariko, kubera za mpamvu za politiki navuze haruguru, Kagame n’abo bafatanyije bo mu bihugu bikomeye, bakaba barangiye bariya bashinjacyaha, gukora iperereza rirambuye ku ruhande rwa FPR na Kagame, kuko batifuzaga ko iyo genocide yabahama ku mugaragaro! Impamvu ikaba ari uruhare buri wese mu bakekwa yagize mu kuyitegura kugirango abatutsi babaga mu Rwanda bicwe, maze Kagame na FPR bavuye Uganda bakunde bajye ku butegetsi. Iyo kandi, siyo mpamvu yonyine, yatumye banga guhamwa n’itegurwa ry’iriya genocide. Indi mpamvu, ni uburemere bazi icyo cyaha gihabwa n’amategeko mpuzamahanga, tutaretse n’ingaruka kiriya cyaha kigira ku bagiteguye, ndetse n’abagishyize mu bikorwa.

Kuba rero mu bakekwaga ku ruhande rw’abahutu, bafashwe bakanafungwa imyaka 20 yose, abitwaga ko bari ku isonga ry’itegurwa ry’iyo genocide barejejweho icyaha cyo kuyitegura, ni ikimenyetso gikomeye cyane, cyerekanye ko iriya genocide itateguwe n’abahutu. Kuba abahutu barejejweho icyaha cyo gutegura iriya genocide yakorewe abatutsi, ntibivuga ariko ko iriya genocide itateguwe. Mwibuke ko ONU yamaze kwemeza ko buriya bwicanyi ari genocide, kandi imwe mu mpamvu zituma ubwicanyi nka buriya buba genocide ni uko buba bwarateguwe nk’uko bigaragara hariya. None yateguwe na nde, niba itarateguwe n’abahutu? Uwavuga ko ari abo TPIR yanze gufata no gucira imanza ntabwo yaba yibeshye! Abo kandi, ni abatutsi bavuye Uganda bari ku butegetsi i Kigali barimo na Kagame ubwe, bakomeje kujya bakingirwa ikibaba, ntibafatwe ngo bacirwe imanza kandi ibimenyetso byinshi cyane, byerekana ko ari bo bayiteguye! Iyo urebye ukuntu abatutsi ba FPR banga ko bakorwaho iperereza, cyangwa se abakekwa muri bo bakanga kubazwa, usanga bisobanura ko ari bo bayiteguye nta bandi ! Mwibuke ko muri iyi minsi twandika iyi nkuru, Général James Kabarebe yanze kwitaba ubutabera bw’Ubufaransa, mu iperereza bukora ryo kugaragaza neza neza uwakoze ririya shyano, ahanura indege yatumye abatutsi bicwa urw’agashinyaguro. Mwibuke kandi uko Kagame atuka abafaransa, iyo yumvise babyukije iriya dossier. Mwibuke kandi ko indege ya Président Habyarimana igihanuka, Kagame ubwe yahise abitangaza kuri radio yabo yitwaga Radio Muhabura muri iryo joro, kandi we yari ku Murindi wa Byumba, kure ya Kanombe iyo ndege yaguye! None se, yabibwiwe n’iki ako kanya, niba atari we watanze amategeko yo kuyimanura, akaba yari amaze guhabwa “rapport” y’uko imaze guhanuka n’abayihanuye? Ibi byose byarekana ko hari icyo Kabarebe na Shebuja Kagame bishinja, badashaka ko kijya ahagaragara! Ibi bikaba byatuma umuntu yemeza ko genocide yakorewe abatutsi, yateguwe na Kagame n’abandi batutsi bavuye Uganda, si abahutu bayiteguye. Ibi biratangaje kandi birababaje, kubona Kagame abatutsi bari bategerejeho umucunguzi, ari we wabamarishije! Umunsi umwe ariko bizajya ahagaragara byose, kuko “n’uwendeye nyina ikuzimu, yamenyekanye”, nk’uko bivugwa mu Kinyarwanda.

Mama Diane (Madame wa Rwigara) niwe wabivuze neza amaze kwitegereza imikorere ya Kagame na FPR ye, maze avuga ko Kagame na FPR ari “interahamwe zo mu rundi rwego”!!! Ese, kuki twaba twamagana ibyo interahmwe zakoze, ariko tukihorera ibyakozwe kandi bigikomeza gukorwa n’interahamwe zo mu rundi rwego, arizo Nkotanyi za Kagame?!!! Uzi ko wagirango ntituzi icyo dushaka, kandi twese tuzi neza ko twifuza ko Kagame watubujije amahoro yavaho, maze tugahumeka? Habura iki ngo tubavudukane, basubire Uganda, maze twisubirire twigirire amahoro, nk’ayo twari twifitiye ubwo twibaniraga mu mahoro mbere y’uko bariya baza? Ubu koko tuzategereze ko barinda gukora indi genocide, kandi dufite ubushoozi bwo kubavana ku butegetsi?! koko???!!! Byazitwa iki? Byazavugwa he? ABANYARWANDA NITWISUBIREHO, NAHO UBUNDI NTA KIGENDA KAGAME ARATUMARA AHO BUCYERA!

Iyo genocide ya 1994 itegurwa n’abahutu, nta muhutu wari kumenera amabanga FPR y’abatutsi nk’uko byagenze.

Abahutu iyo baza kuba aribo bateguye genocide yakorewe abatutsi, nta muhutu uba yarameneye FPR y’abatutsi amabanga. Hari abahutu batari bacye, bameneye FPR amabanga, maze bituma itsinda urugamba rwa 1994. Aba bayimeneye amabanga bibeshyaga ko FPR izanywe no guhindura ubutegetsi gusa, kandi yo yarabahishe ko yari ije kumara abanyarwanda nk’uko byagaragaye. Abo ni nka Colonel Théonèste Lizinde, Colonel Alexis Kanyarengwe, n’abandi … Tukivuga ibyo gutsinda urugamba bya Kagame na FPR, icyo abantu bagomba kumenya ni uko kuba ngo FPR yaratsinze urugamba (bataille), bitavuga ko yatsinze intambara (guèrre). Uko Kagame yishe abanyarwanda mu myaka amaze ku butegetsi, ndetse n’intambara ihora hagati y’ingabo za FPR/RDF na Ex FAR badahwema kurwanira muri Congo itararangira kugeza uyu munsi, birabyerekana. Kuba iyo ntambara ikiriho, bigaragaza ko FPR itigeze iyitsinda ! Icyo Kagame yakoze, ni ukujyana ya ntambara kure y’u Rwanda, ariko mu by’ukuri ikaba igikomeza! Amahirwe Kagame agira, ni uko u Rwanda ari agahugu gato, aribyo byatumye ashobora kwemeza abareba hafi ko intambara yarangiye mu Rwanda. Iyo u Rwanda ruza kungana n’ibindi bihugu, FPR na Ex FAR baba bakirwanira mu Rwanda, kuko Masisi na Walikale muri Congo barwanira, atari kure yarwo na gato. Noneho Kagame akirirwa abeshya abanyarwanda bo mu Rwanda imbere ko yarangije intambara, kuko bo batigerera aho ibera ngo babyimenyere!

Icyo abantu bagomba kumenya cyakora, ni uko n’ubwo abo bahutu bayimeneye amabanga kugirango ifate ubutegetsi, FPR yo ntabwo yakoresheje ayo mahirwe yari ibonye yo kubona abahutu bemera kuyegera mu kwunga abanyarwanda bya nyabyo, nk’uko yaje ibibeshya. Iyo Kagame na FPR babishaka, baba barunze abanyarwanda burundu, bahereye aho President Habyarimana yari abigeze, kuko we yari abigeze ahantu heza cyane. Ariko kubera ko FPR yari izanywe no kumara abanyarwanda, kubunga sibyo byari biyishishikaje. Iyo abahutu babimenya, ntawari kuyimenera amabanga.

Iyo genocide ya 1994 itegurwa n’abahutu, nta muhutu wari kuvugira neza abatutsi ba FPR kubwa MRND.

Nibyo koko, iyo abahutu baba aribo bateguye genocide yakorewe abatutsi, nta muhutu uba yaravugiye abatutsi neza kubwa MRND nk’uko byagenze. Aha rwose ndibuka abantu bamwe na bamwe bavugiye FPR cyane, ariko icyo bahembwe na FPR kikaba kizwi: Kwicwa, guhunga, gukeneshwa n’ibindi bibi byinshi ! Abo navuga ni nka Bwana Faustin Twagiramungu, Bwana Stanislas Mbonampeka waburaniye inkotanyi cyane, Madame Agathe Uwiringiyimana, Bwana Pasteur Bizimungu wanazisanze bagakorana, Colonel Alexis Kanyarengwe Inkotanyi zabeshye ko ari chairman wazo kandi chairman wazo yari azwi (Kagame)! N’abandi benshi …

Ikigaragara ni uko ukurikije uko aba bose byagiye bibagendekera, bigaragare ko aba bari bazi ko gushyigikira FPR ari ugushaka kuzana “democratie” koko nk’uko FPR yaje ibibeshya. Ntibaribazi neza “agenda” yayo nyayo, ndetse na “idéologie” yayo, kuko nk’uko byagaragaye, abantu ba FPR bari abandi bandi ! Icyabigaragaje, ni uko batigeze bashaka kwumvikana n’abanyarwanda baje basanga mu gihugu! Mwibuke ko na wa mu Géneral ukomoka muri Canada w’inshuti ya FPR Roméo Dallaire, yaje kwemeza ko Kagame n’ingabo ze za FPR baje mu Rwanda ngo bitwaye nka Hitler n’ingabo ze! Ibi ndumva twese abazi amateka ya Hitler twumva icyo bivuga, ko yabonye bari abagome nka Hitler n’ingabo ze! Uyu munya Canada yabyanditse mu gitabo yise “J’ai serré la main du diable”; kandi ntako atari yagize ngo avuge neza Kagame na FPR muri icyo gitabo!!! Ariko kubera ibibi byinshi Kagame na FPR bakoreye abanyarwanda, uyu Dallaire yasanze atarangiza igitabo cye cyuzuyemo ibinyoma, adashyizemo n’ukuri na gucyeya, arikwo kw’uko! Iby’u Rwanda na FPR ni birebire!

Mu gusoza, koko genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda muri 1994 yarabaye. Ikindi kandi, ONU yarayemeje. Kuba rero iriya genocide yaremejwe na ONU, binavuga ko yateguwe, kuko genocide idashobora kuba yo, itarateguwe. Kuba rero harashize imyaka 20 iriya genocide yaraburiwe ibimenyetso by’abayiteguye, si uko badahari ! Abo bayishakiragaho ku mbaraga, ni abahutu, kandi batarayiteguye. Byarangiye kandi TPIR igaragaje ko atari bo bayiteguye kuko yabuze ibimenyetso byo kuyitegura ku ruhande rwabo. Ikibazo cyabayeho, ni uko aho ibimeneyetso byinshi byagaragaye byo kuyitegura, hirengagijwe nkana! Ibyo bimeneyetso, byagaragaye ku ruhande rw’abatutsi baturutse Uganda, maze ntibakurikiranwa kubera impamvu biboneka ko ari iza politique! Ubwo se nyine, aho ibimenyetso biboneka, ubwo sibo se bayiteguye? Kuki itahashakirwa kandi hari ibimenyetso bigaragara? Ubwo se si ukubakingira ikibaba hari ikindi?! Uretse ibyo ariko, n’ubundi byaragaragaraga ko iriya genocide itateguwe n’abahutu. Iyo bayitegura, ntibaba baricanye hagati yabo, baba baramaze abatutsi, ndetse ntibari no kwerekana imirambo y’abo bishe. Uretse ibyo kandi, ntibari gutegereza ko Kagame arinda kuboherereza abicanyi b’abatutsi bo kubigisha kuyikora. Ikindi kandi, abahutu ntibari kwemera ko abatutsi bakira ku butegetsi bwabo, ntibari guhanagurwaho icyaha cyo gutegura genocide, ndetse ntibari no kumenera amabanga FPR y’abatutsi, ikindi kandi nta muhutu uba yaravugiye neza abatutsi kubwa MRND. Mwumve rero banyarwanda banyarwandakazi, bavandimwe, “ntawuyoberwa umwibye, ayoberwa aho amuhishe”. Iriya genocide ntiyateguwe n’abahutu. Iriya genocide yateguwe na bamwe mu batutsi bavuye Uganda (FPR) barinze no kwohereza abigisha uko ikorwa (aba spécialistes mu gukora genocide), babonye idakozwe uko bo babyifuzaga!

Abanyarwanda, abahutu n’abatutsi twibaniraga neza bariya bahitamo kuza kudushwanisha batwica, ngo kugirango bakunde badutegeke. None se bavandimwe, ko “abishyize hamwe Imana ibasanga”, kandi “abishyize hamwe bakaba nta kibananira”, harabura iki koko ngo tuvudukane kariya gatsiko ka Kagame na bariya bavanye Uganda, ngo basubire iyo bavuye maze twisubirire muri ya mahoro benshi nzi neza ko dukumbuye, nduzi ko ari bo bayatubuza badukandamiza twe rubanda igoka?

Nitwinanirwa, ntituzagire abandi tubeshyera, nitwe tuzaba tudashaka kuvanaho kariya gatsiko gakomeje kwica abanyarwanda, kandi aricyo cyifuzo tumaranye igihe.

“Uhishira umurozi akakumara ku rubyaro.”

Niyomugaba Jean de la Paix.
Kigali – Rwanda.

Dr Théogène Rudasingwa: “twese abashaka impinduka tugaragaze uko ibikomere bya buri wese bizavurwa”

$
0
0

Muri iki kiganiro, Perezida w’Ishakwe, Rwanda Freedom Movement, Dr Théogène Rudasingwa arerekana ko ari ngombwa ko na mbere yo kugera ku mpinduka y’ubutegetsi, hakwiye kugaragazwa uburyo bwo gukemura ibibazo by’ubwicanyi bwakorewe abanyarwanda bo mu moko yose nta kuvangura.

Asanga iyi intango niba abantu bashaka kubaka igihugu ku buryo burambye.

Aravuga ko impinduka ikwiye kubera ko abanyarwanda bari mu kangaratete, ariko agashimangira ko binihutirwa kumenya ibyo abantu bazakora bageze ku butegetsi kugira ngo hrindwe ko hagira ukora nk’iby’abategeka muri iki gihe.

Yatemye umugore we amushinja ubusambanyi-Rwamagana

Bizimana Djihad yatsinze ibitego 3 ubwo APR FC yatsindaga Anse Reunion yo muri Seychelles

Olivier Nduhungirehe yise urubyiruko rugize Jambo asbl abana n’aba NAZI!

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa twitter mu rurimi rw’igifaransa, umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Olivier Nduhungirehe yavuze ko urubyiruko rwibumbiye mu ishyirahamwe Jambo asbl ari abana n’abaNAZI barimo kurwana ku babyeyi babo!

Yagize ati:

“Mutekereze isegonda rimwe (1) abana b’abanazi, (2) barwana ku babyeyi babo, (3) bibuka  amahano yabaye mu ntambara ya kabiri y’isi aho kwibuka itsembabwoko ry’abayahudi (4) bagamije guteza imbere ubwoko bw’indobanure bw’abazungu, bashoboye kwemererwa gufata ijambo mu nteko ishingamategeko y’u Bubiligi!”

Ubu butumwa bw’urukozasoni bwa Olivier Nduhungirehe buje bukurikira itangazo ry’ishyirahamwe Jambo asbl ritishimiraga imyitwarire y’Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi yasohoye itangazo ryamagana ikiganiro ishyirahamwe Jambo asbl ryitegura gutanga mu nteko nshingamategeko y’u Bubiligi gisaba iyo nteko kwitondera itegeko ririmo kwigwaho rihana abapfobya Genocide yabaye mu Rwanda.

Jambo asbl kimwe n’abandi bantu batandukanye bakaba bafite impungenge z’uko iryo tegeko ryakoreshwa mu gucecekesha abaharanira ko ukuri kose ku byabaye mu Rwanda kwamenyekana kukajya ahagaragara ndetse rikaba ryakoreshwa nk’intwaro ya politiki yakwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Rwanda: Mu cyamunara hakorerwamo ubujura bwinshi; iyumvire ubuhamya


Abarimu bavuga ko basinyishijwe ku ngufu n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, ko basezeye ku kazi ku mpamvu zabo bwite.

$
0
0

Yanditswe na Jean Michel Twagirayezu

Mu Karere ka Nyagatare abarimu bavuga ko basinyishijwe ku gahato ko bareka akazi, n’uwashakaga kubyanga abwirwa ko afungwa, n’igiti kikamubona

Ibaruwa yashyizweho umukono na bamwe muri abo barimu ivuga ko bahatiwe gusinya ku mabaruwa yari yabateguriwe ku itariki ya 2 Gashyantare 2018, ko bavuye ku kazi ku bushake nyamara atari byo ariko kubera ko nta yandi mahitamo bari bafite barabyemera. Kuko umuyobozi w’Aka karere yanababwiye ko bahitamo udashaka gusinyira ayo mabaruhwa agafunga kandi na nyuma agakurikiranwa bya nyabyo.

Umwe muri abo barimu yatangaje ko abahamagajwe n’ubuyobozi bari 46 babwirwa ko batumiwe mu nama y’umutekano (wakwibaza Abarimu n’umutekano bihuriye he?). Bageze yo ngo bakomeje gutegereza inama, ubuyobozi bushinzwe uburezi ku rwego rw’Akarere bukababwira ko abayiyobora batarahagera.

Bigeze saa saba z’amanywa ngo bambuwe telefoni zigendanwa bakajya binjizwa mu biro umwe umwe babwirwa ibyaha bashinjwa ndetse bagasabwa gusinya ko basezeye ku kazi ku bushake. Mu byaha bagiye bashinja bano barezi bababeshyera harimo uburaya ndetse n’ubusinzi.

Iki gikorwa cyo cyagejeje saa saba z’ijoro kubera gutsimbarara kwabo ndetse ngo hari n’abaraye mu kigo cyakira inzererezi abandi barakubitwa kubera ko banze gusinya nk’uko binagaragara mu ibaruwa yandikiwe Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, yashyizweho umukono na batatu muri abo barimu batashatse ko tugaragaza amazina yabo ku bw’umutekano wabo, no kuba ubuyobozi bw’Akarere aribwo FPR bakumva ko n’ubwo batabaza uwo barega niwe baregera.

Uyu mwarimu yakomeje avuga ko akeka ko ukwirukanwa kwabo gufitanye isano n’amakuru batanze ku bijyanye n’abarimu ba baringa bagaragaye mu Karere ka Nyagatare n’abahemberwaga ‘Diplôme’ za kaminuza kandi bafite iz’amashuri yisumbuye hakiyongeraho abatari bafite amasaha y’amasomo yuzuye.

Gusa amakuru yacukumburiwe muri aba bayobozi b’Aka karere n’uko bumvikanye mbere ko bazabashinja uburaya n’ubusinzi, bikaborohera nk’uko Akarere ka Gicumbi kabigenje mu myaka 2 ishyize ubwo kahatiraga abayobozi b’utugari 34 ko bandika amabaruhwa basezera ku kazi ku ngufu, kandi babategeka ko bandika ko beguye ku mpanvu zabo bwite. Icyo gihe aka Karere nako kababeshyeraga ko ari indaya n’Abasinzi, nako kabacishaho gutyo.

Kugeza ubu ngo abo azi neza basinyiye ko bavuye mu kazi ni icyenda, mu bari bahamagajwe hakaba harimo abasubiye mu kazi kabo. Gusa n’aba basubiye mu kazi kabo bihagazeho maze abakozi b’Akarere baca inkoni barabahondagura, gusa birangira bo badasinye ko beguye.

Iyi baruwa yamaze kugezwa mu nzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta n’izindi zagenewe kopi.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Musabyemariya Domitille, yatangaje ko icyo kibazo ari ubwa mbere acyumvise Ati “ Iyo baruwa ntabwo njyewe ndayibona, ayo makuru ni bwo bwa mbere nyumvise cyangwa wabaza umuyobozi w’Akarere, wasanga wenda we abizi barayimuhaye, njye ni bwo bwa mbere mbyumvise.”

Ni mu gihe ariko aba barimu bo bavuga ko ubwo basinyishwaga uyu muyobozi yari ahari.

Ibihano bihabwa abakozi ba leta bakoze amakosa mu kazi Nk’uko bigaragara mu iteka rya Perezida no 65/01 ryo ku wa 04/03/2014 rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba leta bakoze amakosa mu kazi, amakosa yo mu kazi n’ibihano byayo ku bakozi ba leta biri mu nzego ebyiri.

Amakosa yo ku rwego rwa mbere ahanishwa kwihanangirizwa no kugawa na ho ayo ku rwego rwa kabiri ahanishwa gukererezwa kuzamurwa mu ntera, guhagarikwa ku kazi mu gihe kitarenze amezi atatu adahemberwa no kwirukanwa burundu ku kazi.

Mu bihano bihabwa umukozi wa leta wakoze amakosa ikiremereye kuruta ibindi ni icyo kwirukanwa burundu ku kazi. Iri teka rigena ko ugihabwa aba yakoze amakosa akomeye arimo nko kwanga kurahira indahiro y’abakozi ba Leta mu buryo buteganywa n’amategeko; guta akazi nta mpamvu izwi cyangwa nta ruhushya mu gihe kigeze nibura ku minsi cumi n’itanu ikurikirana; uhamijwe burundu n’urukiko igihano cy’igifungo gihwanye cyangwa gisumba amezi atandatu, gutanga ibyangombwa mpimbano bishingirwaho kugira ngo umukozi ahabwe akazi.

Gihabwa kandi umukozi wibye mu kazi; wakubise undi muntu ku kazi; uwakoze uburiganya bugamije gutonesha cyangwa kugabanyiriza amahirwe umukandida mu bijyanye n’itangwa ry’akazi; ukoze ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu kazi n’ibindi.

NDAMIRA – Episode 24


$
0
0

Yanditswe na Jean de Dieu NDAMIRA

Byageze nimugoroba, tujya ku meza, tuva ku meza tujya kuryama, ku wa mbere ukurikiyeho nibwo amasomo yatangiye. N’ubwo bwose ubwo nari nkiga kuri ESA nari umuhanga, ariko ibintu nari naranyuzemo n’imihangayiko nari mfite byari byaransubije inyuma cyane. Ntabwo nigaga rwose ngo mfate, nta n’ubwo nashoboraga gusinzira nararaga nkanuye amaso mpaka mu gitondo. Amasomo twarayize njyewe nta kajyamo, nabunzanga imitima, hari mu gicuku, masomo menshi nari narayize haba kuri CETAI cyangwa kuri ESA kandi nyumva neza, ariko icyo gihe nabonaga ntazi iyo biva niyo bijya, nasaga n’utararangije na primaire.

Ku ishuli icyo gihe nari mfite amahane menshi cyane, gusa nyuma naje kumenya ko nari mfite ibikomere ku mutima by’igihe kirekire, umuntu yankorera agakosa gatoya, kagatoneka wenda igikomere maranye imyaka icumi, uwo mujinya w’imyaka icumi nkahita nywumusukaho wose uko wakabaye, hari benshi babirenganiyemo. Nari maze kuba umusore, kandi mfite ingufu zihagije sinifuga kongera gusuzugurwa cyangwa guhohoterwa mu buryo ubwo ari bwo bwose. Naragukubitaga wajya nkundega kwa préfet de discipline ugasanga nagutanzeyo mpagaze ku rugi, nkakubwira ngo ibeshye winjiremo, ubwo wahitaga usubira inyuma nta mahane. Ntabwo ari abanyeshuli gusa bahuye n’uburakari bwanjye hari n’abarimu babigendeyemo.

Harimo umwe ntari buvuge izina ku bw’icyubahiro mugomba nka mwarimu wanjye ndanakeka ubu ari umuntu ukomeye, rimwe rero nari niviriye muri atelier ninaniriwe, ansanga aho mpagaze hanze ya atelier ntegereje bagenzi banjye yaramfashe arambaza ngo harya sha ni wowe wigize akari aha kajyahe hano muri iki kigo? Ntabwo yari azi mu by’ukuri uwo afashe uwo ari we, yajyanga yumva ngo Ndamira yakubise umuntu akumva ari ibintu byoroshye ko agomba kunkosora. Uko yakamfashe rero, nanjye sinzi uko byagenze namubonye aryame hasi, ubwo ahita ahaguruka abanyeshuli bari badusohotse inyuma, bahita batujya hagati.

Ubwo ako kanya inkuru yahise igera muri direction bati Ndamira akoze ishyano akubise mwarimu, abarimu si bose ariko bahise basaba ko banyirukana ikubagahu, inama ya discipline yahise itumizwa, ariko amahirwe yanjye twagiraga umuyobozi w’ishuli wari umuhanga cyane. Ntabwo yahubukaga mbere yo gufata icyemezo yabanzaga kwiga neza impamvu y’ibintu, bityo akirinda gufata icyemezo ahubutse.

Directeur wanjye nyakwigendera Ir MVUKIYEHE Denys, yampamagaye mu biro bye, ndicara yabanje kunyitegereza mu maso nk’umunota wose ntacyo avuga, arangije arambaza ngo byangenze bite? Namusubizanyije uburakari bwinshi buvanzemo n’ubuswa , ariko ntiyabyitayeho kuko yifuzaga kumfasha.

Twaraganiriye ngerageza kumwereka ko ndi umwere, ko ibyo nakoze bifite ishingiro ariko nawe agerageza kunyumvisha amakosa yanjye nkanga kuva ku izima, we yifuzaga ko nemera amakosa nkasaba imbabazi, bwari bwo buryo byonyine bwo kundinda kwirukanwa. Sinabyumvaga nakomeje kwihagararaho by’amafuti, butya ngo urugamba rugorana kurusha izindi ni ukwirwanya ukitsinda, ukemera ko uri umunyamafuti, ugaca bugufi ugacisha make burya bishobora bake.

Yarambwiye ati: ubu ari wowe na mwarimu ninde dukeneye kuri iri shuli? Yarakomeje arambwira ati: abarimu barabuze, abenshi barishwe, abandi barahunga n’abandi barafunze, kubona umwarimu biragoye. Arongera anyereke amabaruwa y’ababyeyi bari baramwandikiye basabira abana babo ishuli bararibuze, anyumvisha ko ndamutse nirukanwe hari abandi bana barenga ijana biteguye guhita bajya mu mwanya ndimo. Ananyereka ko ariko mwarimu aramutse yirukanwe byashoboraga gufata imyaka 2 kugirango haboneke undi wamusimbura.

Ayo magambo yambwiye yaragiye yibika mu bwonko kure cyane, nahise nibuka ukuntu navunitse nshaka iryo shuli, nibuka uburyo nagotse kugirango mbashe kubona uburyo bwo kuhagera, nibutse mpereye kuri Bertha, Kayibanada n’umudamu we, Maman Belyse, Ministre Pie MUGABO, nibuka aho ncumbitse kwa Maman Thierry na Déo n’abandi bose bagize uruhare ruziguye n’urutaziguye kugirango byibura mbe nambasha kwicara muri iryo shuli. Sinzi ikintu cyamfashe nzenga amarira mu maso, ntabwo ijambo mumbabarire ryamvuye mu kanwa kanjye ariko directeur yarabibonaga ko natsinzwe kandi naciye bugufi.

Yarambwiye ati: subira mu ishuli wige ushyizeho umwete ntuzongere, arangije arambwira ati: n’ubwo bwose ufite ibibazo ariko ubuzima ni umuntu ku giti cye ntawe mubusangiye, yanyumvishije ko agahinda kanjye katagomba kuba ikibazo ku bandi, anyumvisha ko ntabyitwayemo neza nshobora kuzitesha amahirwe menshi mu buzima. Naramubwiye nti ese ko bampaye 0 muri conduite, kandi ibyo bihita bikwirukanisha automatiquement? Yarambwiye ati:ni jyewe ufata icyemezo cya nyuma ntawuzakwirukana niwisubiraho, ukamenya gukontorora amahane yawe.

Kuva uwo munsi natangiye kujya ngerageza kwifata nkirinda uburakari, ntibyari byoroshye ariko nagiye mbigeraho gahoro gahoro uko ibihe byagendaga bisimburana, ku bijyanye n’amanota ya conduite nkeka kuva isi yaremwa arijye munyeshuli wimutse mfite 0 muri conduite nta handi nigeze mbyumva.

Kuri ETO Kibuye twahigaga turi abanyeshuli bavuye mu byiciro bitandukanye by’ubuzima, abanyamujyi, abanyacyaro, abacitse ku icumu, abatararicitseho, abahungutse batatinze muri Zaïre, abakuru cyane nanjye ndimo abana bakiri bato…twari dutandukanye ariko twabanaga neza cyane nta rwicyekwe cyangwa ikindi kintu kindi, twari abavandimwe. Gusa icyo nabonye ni uko hafi ya twese twari abasirikare mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ntawabibwiraga undi, twarimo ba kadogo bari mu nkotanyi, twarimo aba FAR nka njye, twarimo n’abandi bagiye bagira aho bahurira n’igisirakare cyangwa igisa nabyo.

Ibyo byose byari ibanga ry’umuntu ku giti cye, hari umunsi umwe twari muri études nimugoroba, ishuli ryacu ryari ryubatswe mu nsi y’ibiti bya avocats, hari ukuntu avocat yahanutse yikubita ku ibati, turikanga, twahise dusohoka muri classe twiruka, nka kwa kundi inyamaswa zirukanse ku basomye umugani w’ubwoba bw’inyamaswa muri primaire. Uko twagasohotse twiruka mu kanya nk’ako guhumbya twari twasohotse mu kigo twese, nta muntu n’umwe ukomeretse, kandi nta nuwaciye ku irembo

Twahoraga twikanga intambara cyangwa se abacengezi ni mu gihe kandi igihugu cyari kikiva mu ntambara yari yarangije benshi muri twe mu mutwe. Iminsi yarahise indi irataha, ngenda menyera ubwo buzima bushya bwo mu nterina, uretse kuba nari umunyamahane ariko kandi naranasabanaga cyane ku buryo nakinaga amakinamico, nari umuhanga cyane ku buryo hari n’amagroupe yankodeshaga nkajya kubakinira bakanyishyura.

Si ibyo gusa, nari narize kwirwanaho mu buryo bushoboka n’ubudashobika, kubera ikibazo cy’amikoro atari ahagije, hari gihe nisangaga nta sabune mfite yo kumesa, wenda ngatira inshuti zanjye, gusa mu rwego rwo gukemura icyo kibazo burundu, nize amayeri yo kujya mesa imyenda y’abakinnyi. Twari dufite amakipe atatu, iya Football, BasketBall na Volleyball, ayo makipe yose ni jyewe wabameseraga imyenda.

Ariko nari mbifitemo inyungu nyinshi, iya mbere ni uko nanjye nabarwaga nk’umukinnyi, nahabwaga isabune yo ku mesa nanjye nkimesera isagutse nkayigurisha, kuko yabaga ari omo. Nagiraga uburenganzira ku isukari y’abakinnyi, cyangwa ku kindi cyose kigenewe abakinnyi, nk’iyo twabaga tugiye gukina hanze nabaga mfite ikicaro gihoraho mu modoka.

Kubera rero ibyo byo kugendana n’abakinnyi, nanjye naje kwifuza kugira umukino nakina, football sinari kuyishobora kuko byasabaga kwiruka igihe kirekire, nari narirukanse bihagije, nigira inama yo kujya kwiga basketball, umunsi wa mbere nayigiyemo bankubita inkokora mu rubavu umwuka urahera mpita mbireka.

Volleball niyo yari yoroshye, natangiye kujya nyikina nza no gusa n’uyimenya ku buryo bashoboraga kunyiyambaza mu ikipe y’ikigo ariko nyine bya bindi byo kuvuga ngo ni aho babuze cyangwa amaburakindi. Ibyo byose byagendaga bindinda kwigunga cyane ku buryo byaje no kugeraho mbona ibitotsi nkajya nsinzira.

Ubwoba ariko ntabwo bwaburaga mu kigo, hari igihe abacengezi bigeze gutera ku kigo cy’amashuli cya Nyange hagira n’abana bicwamo, ibyo byateye ubwoba mu bigo byose by’amashuli yo hafi aho natwe turimo, ubuyobozi bw’ingabo bufata icyemezo cyo kujya bwohereza abasirikare ku mashuli. Ni muri ubwo buryo rero baje mu kigo cyacu nimugoroba mu ma saa moya turi muri salle des jeux, binjiye mu kigo badutunguye. Bari abasirikare basa ukwabo, nkeka babaga nko muri za Gishwati cyangwa Nyungwe bakabimurira aho, zari inyeshyamba zuzuye.

Ubundi abasirikare twari Tumenyeranye ku Kibuye babaga basa neza bakeye bambara neza, abo rero rwose basaga ukundi washoboraga kubona uwambaye inkweto ya sport mu kuguru kw’ibumoso ahandi mu kuguru kw’iburyo ari butini yambaye. Abagira amakenga kandi bareba kure byihuse twahise tuvuga tuti aba ni abacengezi tu. Ab’inkwakuzi ndumva yari jyewe na Mitali n’undi muhungu witwaga HABIYAMBERE Nestor niba nibuka neza, tuba dukoze mu nganzo turambika inda hasi turakukuruka mpaka no muri direction.

Abo basirikare ntabwo bigeze barabukwa, twabwiye Directeur ko tubonye abasirikari dukeka mo abacengezi, ubwo twahise dusohokana nawe agiye kwatsa imodoka turamubuza duca mu nzu z’abarimu duhinguka ku gasozi kwitwa Kanyabusage twanga guca ku irembo ry’ikigo kuko twakekaga ko hari abandi bahategeye. Twarazengurutse tugera mu mujyi ahita ajya kuri kiosque hari téléphone publique ahamagara mu kigo cy’abasirikare bahita bamubwira ngo duhumure ni abasirikare bohereje kuturinda. Ubwo twahise twisubirira mu kigo, abo basirikare duhurira mu nzira batashye.

Igihe cyarageraga tukajya muri détente y’igihe gito cyangwa y’igihe kirekire, sinakundaga gutaha iyo nabonaga nta bintu byinshi nkeneye nigumiraga ku ishuli, mu bana twagumanaga rero harimo uwitwaga RUTAYiSIRE Roger, twamwitaga kibonke ariko yari ananutse cyane, kwari ukumuvugiraho neza ubundi tukamwita UMVA IYO ROCK, kuko yakundaga kuririmba iyo ndirimbo, yari umwana w’umucikacumu ubona ko yababaye koko, nawe rero yigumiraga ku ishuli, ibiri amambu twararanaga ku gitanda kimwe bimwe bigerekeranye. Twakundaga kuganira akambwira ibye nanjye nkamubwira ibyanjye, namubwiraga ibyo yagombaga kumva kuko hari ibyo ntamubwiraga namwe murabyumva.

Mu byo namubwiye, harimo uburyo naje kubona ishuli, namubwiye wa mudamu Béatha wampaye ishuli, yahise ambwira ati uwo Béatha ni mwene wacu, niturangiza kwiga nzakwereka aho atuye uzamusure umushimire. Iki kiganiro nagiranye n’uyu Roger cyambereye urufunguzo rumfungurira imiryango yo kumenya byinshi ku mateka yanjye. Jyewe na Roger twari twarihaye akazina ka GITI KIMWE NK’UMWUMBATI.(Nzabigarukaho mu buryo burambuye mu gitabo).

Iyo byabaga ngombwa ko nsubira i Kigali, kugaruka byabaga ari indi ntambara, gushaka ticket n’ubundi bufasha bundi umunyeshuli akenera, igihe cyakurikiyeho nasubiye kuri ministeri y’imibereho myiza y’abaturage, icyo gihe noneho abakeneye ubufasha bari benshi, baduhaye ibahasha ya 15.000 buri muntu, kuri jyewe yari ahagije. Gusa hari ikintu cyari cyaranyinjiyemo sinzi impamvu yabinteraga, sinashoboraga kujya ahantu inshuro zirenze ebyiri, nibwiraga ko bazandambirwa ngahita njya gushakishiriza ahandi.

Mvuye aho kuri ministeri ku nshuro ya kabiri, ntabwo nongeye gusubirayo, hari umwana wigaga ku Kibuye ku Mugonero witwaga UWAMAHORO, Papa we ni wa mugabo KALISA wampaga akazi mu kiruhuko dukora ku Muhima ubwo nari nkiga kuri ESA mbere y’intambara, nawe bari baramwishe muri genocide.

Uwo mwana we rero nawe yarashakishaga nkeka ko nta buryo buhamye bwari bwakajyaho bwo gufasha abana b’abacikacumu n’izindi mfubyi. Uwo mukobwa rero nakundaga kujya iwabo mu biruhuko nkabasura we na maman we, ubwo tukaganira iby’ubuzima bwo kwiga n’ibibazo duhura nabyo. Ni muri urwo rwego yandangiye ko mu mujyi wa Kigali hari projet yitwa LKV ifasha abana b’imfubyi kwiga, yangiriye inama yo kujyayo anandangira n’uwo nzagenda mbaza.

Ubwo bwatinze gucya mba nikojejeyo, uwo nahasanze yarambwiye ngo njye kwa Sous-Préfet wa affaires sociales niwe urimo kwandika abakeye gufashwa kwiga, ubwo nageze ku biro bye ndakomanga ndinjira, uwo mu Sous-Préfet yitwaga Valérie GATABAZI. Namugeze imbere nitwaje bulletin n’icyemezo cy’uko ndi imfubyi. Naricaye maze mubwira ikingenza musaba no kumfasha akanshyira kuri liste, yahise ampakanira nta n’ibibazo byinshi ambajije, yambwiye ko umubare wuzuye. Naramwinginze arampakanira, ngiye guhaguruka ngo ngende téléphone yo mu biro bye yarasonnye, arayitaba numvise abaza ngo yitwa nde, bamubwira izina ahita yandika kuri liste yari iri imbere ye, aravuga ngo muzanzanire bulletin ye ejo nyirebe.

Basi ntabwo yari azi uwo akinisha, nahise mubwira nti ni gute ushobora kwanga kunyandika, ukandika umuntu kuri téléphone, yahise ambwira ngo nimusohokere mu biro. Naramwumviye ndasohoka, ariko mpita njya gusaba kwibonanira na Préfet w’umujyi wa Kigali, icyo gihe yari Major Rose Kanyange KABUYE, hari umugabo w’inzobe nkeka ko yari umusirikare niwe wanyakiriye. Yambajije icyo nshakira Préfet, musubiza ko nifuza gufashwa kwiga kuko ndi imfubyi, yahise angira inama yo kujya kwa Sous-Préfet Valérie, ahita atangira no kundangira aho ibiro bye biri, mu gihe yari atararangiza kuvuga, nahise mubwira nti yampakaniye kandi arimo aremerera abandi kuri téléphone.

Ubwo ako kanya yahise afata téléphone aramuhamagara aramubaza ngo ikibazo cy’uyu mwana kimeze gite? Undi ati uwuhe? Ati uyu muhungu uvuye aho, Valérie yahise amubwira ngo munyoherereze numve ibye, nagezeyo nta kindi yambajije yarambwiye ngo witwa nde, mubwira amazina ahita anyandika, ambaza aho niga ndamubwira arambwira ngo ku wa mbere muzaze gufata amafaranga y’ibikoresho.

Nasohotse mu biro bya Sous-Préfet Valérie GATABAZI maze kwizera ubundi bufasha, ku wa mbere ukurukiyeho nagiyeyo nsanga n’abandi benshi baradufotora baduhereza ibahasha irimo nayo 15.000 Frw kuko batubwiraga ko kuba dufite icyemezo cy’ubupfubyi nta minerval bazatwishyuza.

Amafranga narayafashe ngura ibikenewe, nurira bus njya ku ishuli, twari mu bihe birangiza umwaka, sinajyaga mbura imigozi impambira, iyo habaga havutse ikibazo hahitaga havuka n’uburyo bwo kugikemura mu buryo butunguranye, twarangije umwaka naratsinzwe. Hejuru yo gutsindwa hakiyongeraho na 0 yo muri conduite, sinzi ko byari bworohere directeur kurengera umunyeshuli ufite echecs enye kandi afite 0 muri conduite.

Ubwo mahirwe yaje kuvuka ku munota wa nyuma, mwarimu wari titulaire wacu wakoraga ama bulletins witwaga Francoise yari yagize akazi kenshi cyane igihe kimugereraho atarangiza guteranya amanota, azana bulletins mu ishuli, ngo tumufashe guteranya amanota.

Basi murumva ko aho mahirwe atari kuncika, wamenyaga ufite bulletin yawe ukamuvaniramo echecs nk’ebyiri nawe akakuvaniramo, nuko byagenze echecs abazi ubwenge twazivaniyemo, n’uko bukeye mu gitondo bampa billetin yanditseho PROMU!!…………..

Biracyaza……………

 

Inama cyangwa Inyunganizi nyandikira kuri:

Whatsapp: +254790617702

Email: lbe125@yahoo.fr

 

Izindi nyandiko wasoma

NDAMIRA – Episode 1

NDAMIRA – Episode 2

NDAMIRA – Episode 3

NDAMIRA – Episode 4

NDAMIRA – Episode 5

NDAMIRA – Episode 6

NDAMIRA – Episode 7

NDAMIRA – Episode 8

NDAMIRA – Episode 9

NDAMIRA – Episode 10

NDAMIRA – Episode 11

NDAMIRA – Episode 12

NDAMIRA – Episode 13

NDAMIRA – Episode 14

NDAMIRA – Episode 15

NDAMIRA – Episode 16

NDAMIRA – Episode 17

NDAMIRA – Episode 18

NDAMIRA – Episode 19

NDAMIRA – Episode 20

NDAMIRA – Episode 21

NDAMIRA – Episode 22

NDAMIRA – Episode 23

 

Gakenke: Abaturage 5 igisasu cyabaturikanye,kugeza ubu ntiharamenyekana ubyihishye inyuma

$
0
0

Yanditswe na Jean Michel Twagirayezu

Abaturage batanu bari bari gukora mu mirimo muri gahunda ya VUP mu mu Murenge wa Kivuruga, Akarere ka Gakenke, bakomerekejwe n’igisasu cyari giteze aho bakoraga bahita bajyanwa kwa muganga. Aha wakwibaza nawe cyari cyatezwe nande? Ni inde wundi ufite ubwo burenganzira?

Umuturage wo muri aka karere ka Gakenke, aho iki gisasu cyaturikiye utashatse ko amazina ye tuyatangaza ku bw’umutelano we, aganira n’itangazamakuru, yahamije iby’iki kibazo abanyamakuru ndetse abemerera ko nawe yari ahari giturika, uretse ko we yari ari kujya kwa muganga, amaze kuharenga akumva igisasu kiraturitse, ahita ajya kwihisha kuko yumvaga ko muri ako gace nta n’ikigo cya gisirikari kihaba.

Yagize ati”iki gisasu cyadukuye umutima, kuko ibi twabiherukaga muri 1990, twanatunguwe, gusa batwaye inkomere zakomerekejwe n’iki gisasu kwa mugana ariko hafi ya bose ubuzima bwabo buri mukaga, bashobora kuza gupfa.

Ikindi cyadutunguye kandi tunacyeka ni uko iki gisasu kitari cyakahamaze ukwezi kuko cyari cyatezwe hafi ku muhanda ahantu abantu bahora bakora umuganda rusange.

Yakomeje avuga ko biteguye kumva mu makuru kuri Radio z’igihugu bagaragaza ko ari akantu koroshye, gusa anavuga ko yiteguye kumva amakuru kugira ngo amenye amakuru yabagiteze, n’impamvu bagiteze. Aha ntakubeshye abaturage benshi ntibunva impanvu y’iki gisasu cyashatse guhitana ubuzima bw’abantu ndetse bitaranarangira kuko bishoboka cyane nubwo byagizwe ubwiru.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Déogratias, yabwiye Radio Rwanda dukesha iyi nkuru ko icyo gisasu gishobora kuba cyaratezwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa aha wakwibaza iyo yose ko ntaho mu Rwanda batageze bategura ibyo bisasu icyo cyasigaye gute? Gusa ngo nta n’umwe witabye Imana muri bo cyaturikanye usibye gukomereka bikabije ndetse bakajyanwa mu Bitaro ikitaraganya bamwe bari guhorogoma. Ubwo twandikaga iyi nkuru muri aba cyaturikanye ntawe uravamo umwuka n’ubwo bikomeje guhwihwiswa ko 2 muri bo bavuyemo umwuka.

Yagize ati “Abaturage bari bari gukora muri gahunda ya VUP, aho bakoraga amatarasi y’indinganire, igisasu cya Rutura kirabaturikana ariko ntabwo bakomeretse cyane bahise bajyanwa kwa Muganga ikitaraganya kandi turizeza abanyarwanda ko ntagikuba cyakitse, muri aba nta muntu uza kuhaburira ubuzima, kuko bidakabije cyane.

” Icyo gisasu cyaturitse mu ma saa tanu za mu gitondo, abaturage bakora umuhanda uva ku biro by’Umurenge wa Kivuruga werekeza Ku Kigo nderabuzima cya Bushoka.

Kuri icyo kigonderabuzima ni naho Umuyobozi w’Akarerere yavuze ko abakomeretse bahise bajyanwa, bahabwa ubuvuzi bw’ibanze, bamwe barataha,abandi bakaba bakitabwaho n’Abaganga.

Nyaruguru: abahunze muri 1959 barimo kwaka ibikingi byabo

Amajyaruguru: abacuruza Kanyanga ntibafatwa ariko ab’ibirayi bo barafatwa!

Amaze imyaka ibiri afata imiti igabanya ubukana bwa SIDA kandi ari muzima

Huye: Udatanze amafaranga yiswe ay’ikiziriko ntiyorozwa muri gahunda ya Gira inka.

$
0
0

Yanditswe na Jean Michel Twagirayezu

Tumaze iminsi tubereka ingufu leta y’u Rwanda isaba ku ngufu imisanzu imwe n’imwe, aho mu ntara y’amajyaruguru bakwa umusanzu wa FPR ku ngufu, utanayafite bakamwaka ibyo yejeje, i Huye ho baka amafaranga bise ay’ikiziriko ku muntu ugiye guhabwa inka bise inka z’ubudehe.

Izo nka abaturage bakunze kwitirira Perezida Kagame ariko mu by’ukuri ari ziva mu mfashanyo cyangwa mu misoro y’abanyarwanda, iyo abashinzwe kuzitanga bagiye kuzitanga ku baturage babanza kubakuramo amafaranga ndetse bakabanza kunareba niba ari abayoboke ba FPR cyangwa baratanze imisanzu y’iryo shyaka riyoboye igihugu kandi rinavamo hafi abayobozi b’igihugu mu nzego zose.

Mu Karere ka Huye, ahahoze hitwa i Butare, bamwe mu baturage bo mu kagari ka Gisakura, Umurenge wa Simbi mu Karere ka Huye, bavuga ko kugira ngo ubone inka muri gahunda ya Girinka, bisaba kuba watanze ibihumbi 20 yitwa ay’ikiziriko, kubera iyi mpamvu ngo nta muntu utishoboye ushobora kuyihabwa.

Karekezi Callixte, umusaza ufite ubumuga bwo kutabona, wapfushije umugore agasigarana abana, avuga ko amaze igihe kirekire ategereje ko ahabwa inka yatomboye muri gahunda ya Girinka, ariko agaheba kuko yabuze ayo mafaranga y’ikiziriko.

Yagize ati:« baraduhamagaye ngo dutombore abagiye guhabwa inka, kuko mfite ikibazo ntabona, nahisemo umuntu nizeye ngo antomborere, uwo muntu yaratomboye atombora ko nyibonye, barabimbwiye kandi babivuze mbyiyumvira, ariko kuva icyo gihe kugeza uyu munsi ntabwo nari nayibona, abandi barazibonye kuko batanze ikiziriko ariko njyewe kuko ntayo mfite barayinyimye».

Iki kibazo kandi kinavugwa n’umwe mu bayihawe muri iyi gahunda, ariko utarashatse ko amazina ye avugwa, yavuze ko n’ubwo yari yarashyizwe kuri lisiti y’abayihawe, ariko yayihawe ari uko ayatanze. Ibi bihumbi 20 avuga ko yabihaye abari bashinzwe kuzitanga, nabo bakabona kuyimuha.

Yagize ati« nari narayitomboye ariko n’ubundi narayatanze y’ikiziriko babona kuyimpa, iyo ntayatanga ntabwo nari kuyibona da.»

Karangwa Jea Baptiste, umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Simbi, avuga ko iki kibazo cyo gutanga ikiziriko ku bazahabwa inka muri gahunda ya Girinka, cyahabaga cyera ariko ubu ngo cyaracitse kuko bitewe n’uko iyi gahunda isigaye ikorwa.

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa avuga ko ahubwo hari igihe umuturage atombora inka ntayihabwe kubera impamvu zitandukanye na we agahita yumva ko koko atayatanze adashobora kubona iyo nka nyamara atariyo mpamvu yabiteye.

Yagize ati« iyo bigeze mu kwa 6 tugiye gusoza umwaka w’ingengo y’imari, habaho itombora muri ba baturage batoranijwe na bagenzi babo ku mudugudu batuyemo ko bakwiye guhabwa inka, bashobora gutombora ugasanga umuntu atomboye umwanya wa 10, nyamara dufite inka 5, bivuze ko turi buzihe batanu ba mbere, dukurikije numero batomboye, mu gihe nta zindi nka zihari dutegereza ko zizabanza zikavuka, inka ibyarira amezi 9, kandi inyana yemerewe gucuka yonse nibura amezi 6 kugira ngo nyina ibone uko ihabwa undi, cyangwa se inyana itangwe, bifata hafi umwaka n’igice, wa muntu aracyari ku rutonde ategereje ko azayihabwa, icyo gihe we ahita yumva ko yayimwe nyamara Atari ko bimeze. Ikindi niba uwayitomboye ari umukecuru, adafite imbaraga zo kuyigaburira,ngo ayahirire ayiteho, icyo gihe ntabwo ya nka ayihabwa n’ubwo bwose yayitomboye, ahubwo wenda twamushakira ubundi buryo yafashwamo ariko ntiwaha inka umuntu utazayishobora»

Mu gihe Karekezi Felicien ashimangira ko yimwe inka kubera kubura ay’ikiziriko, gitifu we arabihakana, avuga ko atari uko yayabuze ahubwo ngo basanze inka atayishobora kuko umugore yari afite wari kuyahirira yapfuye ndetse n’umwana asigaranye mu rugo akwiye gukomeza kwiga, ntiyashobora kuyahirira byatuma ata ishuri, ahubwo ngo barimo kumushakira uburyo yashyirwa muri gahunda ya VUP ifasha abatishoboye, kuko ayo mafaranga niyo yazamufasha guhindura imibereho ye, kuko kumuha inka afite ubumuga bwo kutabona byazamugora cyane kuyitaho.

Karangwa kandi avuga ko iyo bagiye gutombora abazahabwa inka bikorwa mu buryo bugaragara, kandi no gutanga inka bigakorwa abantu bose bahibereye, kandi hagakurikizwa urutonde uko rwatombowe, ikindi n’uko ngo muri komite ishinzwe kuzitanga haba harimo umukozi w’umurenge ubihagarariye, ndetse n’umukozi w’akagari, kuri we ngo abona akurikije uko bikorwa ntaho abazihawe bahera batanga aya mafaranga ibihumbi 20 y’ikiziriko nk’uko abaturage babivuga.

Nyamara ibivugwa n’uyu muyobozi hari abaturage babihakana bakavuga ko ibyo gutanga izi nka bibamo ruswa, ikimenyane, ndetse n’abaturage batatanze umusanzu wa FPR cyangwa batagaragaye mu bikorwa byo kwamamaza iryo shyaka mu matora ashize bimwa serivisi zimwe na zimwe zirimo n’izi za Girinka.

Umuturage wo muri ako gace utarashatse ko umwirondoro we ujya ahagaragara yabwiye umunyamakuru wacu ko ibihe cyo kwamamaza Perezida Kagame mbere y’amatora byageze  arwaje umugore ku buryo atashoboye kubyitabira ariko ngo abayobozi b’inzego z’ibanze babifashe nko gupinga gahunda za Leta yimwa serivisi zose dore ko yasabye kujya ku rutonde rw’abatishoboye bagomba gufashwa bakamwangira kandi ari ikimuga. We akaba akeka ko byatewe n’uko umwe mu bavandimwe be yahoze ari umusirikare mu ngabo za kera bityo bamwe mu bayobozi bakamufata nk’udakunze ubutegetsi buriho. Yasoje agira ati: “ibya Girinka njye ntabwo natinyuka no kubibaza nziko ntayo bapfa bamapaye.”


Abana ibihumbi 21 baragwingiye muri Gatsibo.

$
0
0

Ihuriro ry’Imiryango Itegamiye kuri leta irwanya imirire mibi, Sun Alliance, yatangaje ko mu Karere ka Gatsibo abana bagera ku 21239 ( 31.7 % by’abari munsi y’imyaka itanu) bafite ikibazo cyo ku gwingira mu gihe abagera ku 29815 bafite amaraso make.

Ni ikibazo ubuyobozi bw’akarere busobonura nk’igishingiye ku myumvire y’abaturage kuruta kuba amikoro make.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kantengwa Mary, yavuze ko hari abantu usanga bagaragarwaho n’icyo kibazo nyama usanga bafite ibiribwa bihagije.

Yagize ati “Icya mbere kibitera ni imyumvire y’abaturage, kugeza ubu haracyari abaturage bumva ko batagira uruhare mu gutegura indyo yuzuye y’abana babo, dufite akarere keza, kera imyaka ariko umuturage akumva ko kurya neza atari ukurya ibishyimbo, ugasanga badakoresha neza ibyo bafite.”

Icyo kibazo cyatumye Sun Alliance itangiza ubukangurambaga bugamije gushishikariza abayobozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima kujya bapima abana baje gukingizwa hakarebwa niba badafite ikibazo cy’imirire mibi kugira ngo hamenyekane imibare yabo, ifashe mu gufata ibyemezo.

Umuyobozi w’agateganyo wa Sun Alliance, Muhamyankaka Venuste, yavuze ko nibamara gupimwa bizafasha mu guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi .

Yagize ati “Twifuje guhugura abayobozi b’ibigo nderabuzima, ab’ibitaro n’abandi bakora mu ibarurishamibare kwa muganga kuko twabonye ko ari ingenzi kugira ngo nibura umubyeyi uje gukingiza umwana ahabwe na serivisi zo gusuzuma umwana we ko imikurire igenda neza, bikazatuma hamenyekana imibare yabo hadategerejwe imyaka itanu.”

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kiziguro, Dr Bayire Vedaste, yavuze ko bagiye gukurikirana abana kuva bavutse kugeza bagize amezi 15 kuko ngo ari bwo baba bafata inkingo cyane.

Yagize ati “ Kugeza ubu umuntu uzajya wakira aba bana azajya abaha urukingo ariko anabakorere ibipimo by’ibanze birimo uburebure n’ibiro kugira ngo hamenyekane imikurire ye, twasanze nitubihuza neza tuzabasha guhangana n’icyo kibazo.”

Usibye akarere ka Gatsibo, mu Ntara y’Iburasirazuba hagaragara ikibazo cyo kugwingira kw’abana kuko muri Nyagatare hari abagera ku 26864 bangana na (36.8% ), Rwamagana habonetse 12144 ( 25.3%).

Kayonza hari abana 23320 (42.4%) bagwingiye; Kirehe ni 15582 ( 29.4%) ; Ngoma 22495 ( 40.9%) mu gihe i Bugesera hari 23640 bangana na 39.4%.

Mu gihugu hose abana bagera kuri 38% baragwingiye mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) risaba ko nibura igihugu kigomba kutajya hejuru ya 20%.

Minisiteri y’Ubuzima yiyemeje ko mu 2020, abana bagwingiye bari munsi y’imyaka itanu bagomba kuba bari munsi ya 15%.

Sun Alliance ikavuga ko ibyo bizagerwaho ku bufatanye n’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye no kurwanya imirire mibi mu bana.

source: igihe.com

Rwanda: amanama ahoraho abiye guhombya abacuruzi

$
0
0

Yanditswe na Jean Michel Twagirayezu

Mu Rwanda umuco w’amanama hafi ya buri munsi, ari nako abacuruzi babakingisha kugira ngo bajye muri ayo manama cyane cyane abera mu midugudu bikomeje gutera igihombo ku bacuruzi ndetse hari n’abafata ingamba bakajya gushakira ubuzima mu bihugu by’amahanga no gucururizayo kuko baba babangamiwe mu Rwanda n’imisoro ndetse n’amanama ahoraho, amafaranga baba batanga y’ubukode bw’aho bakorera rimwe na rimwe ugasanga batayakuyemo ku kwezi kuko ahanini kubakingisha kubera ibikorwa bya leta bimwe biba bidafite umumaro ahubwo bibabibamo urwango kuko habaho no kubajyana muri ibyo bikorwa ku gahato.

Uretse mu manama ahoraho ndetse azwi nk’aho ku wa kabiri buri gihe haba hari amanama mu midugudu yose, kuwa 3 hakaba inama muri buri kagari, aha buri wa gatatu hari n’aho abayobozi b’Akarere baba bamanutse mu Mirengo ngo bagiye gucyemura ibibazo by’Abaturage. Naho kuwa gatandatu ahenshi usanga nabwo hari ngo imiganda, cyane mu Midugudu, wagera ku wa gatandatu wa nyuma y’ukwezi ho mu Gihugu hose usanga hakozwe bene iyi Miganda. Mu yandi magambo umucuruzi afungura ku wa mbere no kuwa kane mu cyumweru, naho indi minsi afungura mbere ya saa sita (12h00) gusa hanyuma akajya muri ayo manama n’ibiganiro.

Umwe mubacuruzi bakomeye bacururiza hafi y’umujyi wa Byumba, ahitwa mu Rukomo utashatse ko amazina ye tuyatangaza yagize ati: ”Burya iyo dutanga imisoro, tugatanga amafaranga ya FPR, ndetse tukishyura izi nzu dukoreramo, Leta yakarebye inshyuro dufunga amaduka yacu kubera ibikobwa byayo, ikatwaka imisoro mike kuko iminsi nkora mu cyumweru ari 2 indi yose mba ndi muri gahunda zayo.

Yakomeje avuga ko n’akantu gato bababwira ko bafunga bakajya kwifatanya n’abandi, ibi ngo bibatera igihombo, abandi bakajya gucururiza muri Uganda na Zambia kuko mu Rwanda we abona acururiza leta.

Undi mucuruzi nawe yikomye ayo manama agira ati:”sinumva ko abaturage n’abacuruzi twahatirwa kujya kureba aho Radio Rwanda iba yagiye gusura abaturage, ugasanga utagiye yo bamuca amande y’ibihumbi bitanu (5.000 Frw).

Yakomeje avuga ko nta terambere mu gihe amaduka yabo kenshi ahora afunze kubera gahunda za leta zitanafite umumaro kuri we kuko kureba Radio n’abanyamakuru bayo bidakwiye guhatirwa no kubabwira ko baba bafunze amaduka.

Uyu yasoje avuga ko mu kwezi kwa kane bwo buri mwaka cya gihe baba bibuka abakorewe Genocide muri mata 1994 bafunga buri gihe mu gihe cy’ibyumweru 2. Gusa ngo umwaka ushize Perezida kagame yemereye abacuruza ko mu biganiro nk’ibyo hajyayo umwe undi agasigara acuruza. Gusa ngo ibi byabaye mu mijyi kuko mu byaro bahatirwaga kujya mu biganiro, wakwibeshya ugafungura bahitaga bagufunga kugeza igihe ibyo biganiro byo kwibuka birangiriye mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Ubundi ku munsi w’ejo tariki ya 15/02/2018 nibwo Radio Rwanda yasuye akarere ka Gicumbi, mu murenge wa Rushaki, mu kagari ka Rushaki. Yabasuye mu kiganiro AMAHUMBEZI aho bari kumwe n’umunyamakuru Marcel Rutagarama. Byahereye saa saba ku kibuga cya Rushaki aho ngo byari itegeko kujyayo kuvugana nawe live kuri Radio ndetse amakuru agera kuri the Rwandan ngo abo basangaga batari muri icyo gikorwa utatangaga ibihumbi bitanu (5000 Frws) yakubitwaga iz’akabwana.

Twaganiriye n’abarimu b’i Nyagatare begujwe ku ngufu. Menya icyo bazize

$
0
0

Hari kuwa kane ninjoro  tariki ya 01/02/2018 bamwe mu barimu bigisha ku bigo bitandukanye byo mu karere ka nyagatare bahamagawe n’abashinzwe uburezi mu mirenge bakoreramo (CEO) bababwirako hari inama yumutekano y’akarere ko bagomba kuyitabira.

kuwa gatanu mu gitondo 02/02/2018 babyutse bajyayo saa moya abarimu 46 muri 60 bagombaga kuza bari bahageze. Aba barimo aba directeurs 4, ushinzwe uburezi mu murenge, n’abarimu b’ingeri zitandukanye.

Iyo nama idasanzwe yabereye muri hoteri iri mu mujyi wa Nyagatare yitwa CYAMAZIMA (niwe nyirayo ) birirwayo bigeze saa sita nibwo babonye abasirikare, abapolisi, n’abadasso benshi bagota salle bari barimo babaka amatelefone yose barangije bakinga imiryango yose.

Saa saba nibwo batangiye kujya batwara umwe umwe akinjizwa mu cyumba giteganye na salle bari barimo. Barabasinyisha ko beguye uwanze bakamufunga.

Abategetsi bari bakuriye icyo gikorwa ni :

UKURIYE INGABO MU TURERE TWA NYAGATARE, GATSIBO, KAYONZA NA RWAMAGANA: Col Jean Bosco RUTIKANGA

UKURIYE POLICE MU KARERE KA NYAGATARE. (DPC)

UKURIYE DASSO MU KARERE: MUGABO.

VICE MAYOR: MUSABYEMARIYA Domitille

USHINZWE MITUEL MU KARERE.

USHINZWE ISUKU MU KARERE

USHINZWE ABINJIRA N’ABASOHOKA MU KARERE

IJWI RY’IMPUNZI : ” AKANYONI MU NZIRA NDENDE”

$
0
0

Aya maraso y’inzirakarengane ni nde ahama ?

Kwica , kubeshya, kwica, ni nde wabyungukiyemo ?

Uyu mubyeyi ati ubu ntuye umutwaro, kuba nshoboye gusangiza abandi ibyo nabonye. Wowe wanyuze inzira nk’iya AKANYONI, iyo za Kibagira, Bibwe, Shanje, Gisunguti, Rumbisi, Numbi n’ahandi, nawe waciye andi mayira ukaba ugihumeka, wowe waburiye abawe mu nzira ndende, aya mateka ni ayacu.

Natubere impamvu yo kwibaza tuti : ibi byose byatewe n’iki ? Byaturutse ku ki ?Ndetse dutire imvugo ku balirimba ngo «Mana, kuki wabyemeye ?».

Ngwino Akanyoni, ngwino utubarire amararo waraye mu nzira ndende. Shimirwa ubwo buhamya n’ubutwari.

Ikondera libre, 05/02/2018.

Abasilikare Batanu ba Kongo Biciwe mu Mirwano N’Ingabo z’u Rwanda

$
0
0

Ibihugu by’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo biritana bamwana ku mirwano hagati y’ingabo zabyo yabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru. Buri gihugu kirashinja ikindi kugitera.

Mu kiganiro n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, umusirikare mukuru mu ngabo za Kongo yemeje ko abasirikare babo batanu baguye muri icyo gitero. General Bruno Mandevu ayoboye inteko zijejwe kurwanya inteko z’umurwi urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, FDLR yatangaje ko abasirikare b’u Rwanda bateye ibirindiro byabo, byerekana ko zari zaje kurwana.

Ku munsi wa gatatu, ingabo za Kongo zari zamenyesheje ko ukurasana gukomeye kwabereye hafi y’umupaka n’u Rwanda. Leta ya Kongo yareze ingabo z’u Rwanda ko zashyizeho ibirindiro ku butaka bwacyo.

U Rwanda na rwo ruvuga ko rufite ibimenyetso simusiga byemeza ko batewe na Kongo. Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eddie Rwema yavuganye n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Lt. Colonel Innocent Munyengango. Uwo muvugizi ntahakana ko iyo mirwano yabaye.

Viewing all 10365 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>